Abantu batandukanye bakinnye filime ya Yesu(...)

Kwamamaza

agakiza

Abantu batandukanye bakinnye filime ya Yesu ntabwo aribo Yesu uvugwa muri Bibiliya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-28 10:02:19


Abantu batandukanye bakinnye filime ya Yesu ntabwo aribo Yesu uvugwa muri Bibiliya

Kumarana umwanya na Yesu gusangira nawe kumeza amwe kujyana nawe mu nzira zijya Galileya, kumwumva avuga iby’Ubwami bw’Imana, akora ibitangaza ahagurutsa ibirema akora ibikorwa by’urukundo babona muri filime bituma umuntu amuhishurirwa ariko hari abagirango uwo babonye niwe w’ukuri.

Izi filime zatumye ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi mu bice bitandukanye ku isi. Yesu ni ntagereranywa nta wakwigereranya n’imbaraga n’ubushobozi n’urukundo agira. Ariko Yesu Obispo wagaragaye muri filime atandukanye na Yesu uvugwa muri Bibiliya. Nta wahindura Yesu cyangwa ngo yigereranye n’ishusho y’ubwiza bwe. Abakinnye muri filime bagendeye ku butumwa bwiza bagerageza gukina inkuru zijyanye n’ibyo basomye.

Abakinnye filime ya Yesu n’igihe bagiye bayikinira.

Iyabanje n’iyitwa Yesu w’I Nazareti: yayobowe na Franco Zeffirelli (1977)

Robert Powel wakinnye filime Yesu w’i Nazareti

Robert Powel wakinye filime ya Yesu bwambere mu mwaka ushize wa 2016 yaravuze ngo “Kuva 1977 sindarekeraho kubwira abantu ko ntari Yesu.”
Ubwo yakinaga iyi filime yari afite imyaka imyaka 33 imyaka ingana n’iyo Yesu yari afite ubwo yapfaga. Nibwo bwa mbere yari agaragaye muri cinema yemeye gukina agamije kwibonera amafaranga atitaye ku mpinduka byazanira abantu.

Iyarebwe n’abantu benshi: yayobowe na Peter Sykes na John Krish (1979)

Brian Deacon wakinnye filime ya Yesu yarebwe n’abantu benshi

Yarebwe n’abantu barenga 6.000.000.000 mu nzu zerekana filime zitandukanye. Yahinduwe mu ndimi zirenga 1.500 niyo yarebwe n’abantu benshi cyane ku isi.
Brian Deacon yayikinnye afite imyaka 30 yagize ati “Ntabwo nizeragako nakwemera Yesu nkuko namwumvise ubwo nakinaga iyi filime. Abantu bakunze kumubwira ngo azareke gukina izindi filime bitewe n’umwanya yakinnye muri filime ya Yesu.

Iyinjije amafaranga menshi!: Imibabaro ya Yesu yayobowe na Mel Gibson (2014)

Jim Caviezel wakinnye filime ya Yesu yinjije amafaranga menshi

Yinjije 612.000.000$ filime y’imibabaro ya Yesu igaragara ku mwanya wa 51 muri filime zinjije amafaranga menshi ku isi. Ku munsi umwe abantu barenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi Magana ane bahise bagura DVD tariki 31 Kanama 2004! Mel Gibson yatangaje ko Jim Caviezel ubwo yayikinaga yari afite imyaka 33 nk’iyo Yesu yapfuye afite.

Ubwo Jim Caviezel yangaga gukina ari Yesu bitewe no kwanga ko byagira ingaruka ku zindi filime yateganya gukina Mel Gibson yaramubwiye ngo “ twese twikoreye imisaraba yacu, nutikorera umusaraba wawe uzashwanyuzwa n’uburemere bwawo.”

Iyagaragayemo umuziki mwinshi?: Yesu w’I Nazareti I Yerusalemu yayobowe na Pascal Obispo (2017)

Pascal Obispo wakinnye muri filime iheruka

Nyuma yo gukina igaragaza Amategeko 10 y’Imana muri 2000 n’indi yitwa gutsindwa kwa Adamu na Eva, Pascal Obispo yatekereje igitekerezo cyo gukina filime igaragaza indirimbo zigaragara muri Bibiliya ariyo Yesu w’I Nazareiti I Yerusalemu. Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi Mike Massy niwe wakinye ari Yesu muri iyi filime. Yakinnye afite imyaka 33 hafi 34.

Yagaragaje ko yatewe ishema no gukina ari Yesu bitewe n’uburyo amateka amugaragaza nk’umuntu udasanzwe wakoze ibintu bidasanzwe kandi yaravukiye mu muryango uciriritse.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?