Abakozi b’ Imana bagize uruhare mu ivugabutumwa n’

Kwamamaza

agakiza

Abakozi b’ Imana bagize uruhare mu ivugabutumwa n’ Isanamitima nyuma ya Jenoside y’akorewe abatutsi mu 1994 bakageza mu 2000 Bazashimirwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-12-24 10:52:48


Abakozi b’ Imana bagize uruhare mu ivugabutumwa n’ Isanamitima nyuma ya Jenoside y’akorewe abatutsi mu 1994  bakageza mu 2000 Bazashimirwa

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda Joshua Ministers Fellowship umuryango w’ abakozi b’ Imana ugiye gushimira bamwe mu bayobozi bakuru b’ amatorero bagize uruhare rukomeye mw’ Ivugabutumwa mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakageza mu mwaka wa 2000

Umuryango Joshua Ministers Fellowship washinzwe n’ abakozi b’ Imana (aba Pastors) guturuka mu matorero ya Gikristu mu Rwanda , kubw’ intego 3 zirimo : gutanga umusanzu w’ amasengesho ku murimo w’ Imana (Prayer) , gutegura ibiterane bihuza abakozi b’ Imana ,(Fellowship) ibiterane byunga ubumwe muri , ubusabane , ndetse no guhugurana nkabayobozi mu rwego rwo kuzamura iterambere hagati muribo (leadership development )

Uyu muryango Joshua Ministers Fellowship ukorana cyane n’ amatorero ya gikrsito n’ abayobozi b’ amatorero ya gipantekoti mu rwego rwo gusengera ububyutse , ubumwe bw’ amatorero ndetse no kwubaka ikiraro gihuza neza abakozi b’ Imana bakuru batangiye umurimo w’ Imana cyera cyane n’ abubu .

Ni muri urwo rwego Joshua Ministers Fellowship yateguye igikorwa cyo gushimira kumugaragaro bamwe mu bakozi b’ imana bagize uruhare rukomeye mwivugabutumwa ryiza ndetse nahantu hagiye hahurira abantu benshi besengera igihugu iterambere no kwubaka ubumwe n’ ubwiyunge ,n’ iterambere nyuma ya jenoside 1994 kugeza 2000

Pastor Ronald umwe mubyobozi ba Joshua Ministers Fellowship yatangarije itangazamakuru ko iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere ari uguha agaciro abakozi b’ Imana ku murimo ukomeye bakoze . Yagize ati " Aba bakozi b’ Imana batubanjirije ntiwabona icyo ubahemba ku bikorwa byiza bakoze , aba batubereye iteme ryiza ry’ ububyutse , ubumwe n’ ubwiyunge .Basakaje ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kuri uyu musozi w’u Rwanda mu gihe cyari kigoye"

Pastor Lonald NKURANGA, umwe mu bayobozi ba Joshua Ministers Fellowship

Iki gikorwa kizaba kuri uyu wa gatanu kuwa 27 /12/ 2019 ku cyicaro cy’ umuryango w’ abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la lecture de la Bible au Rwanda) isaa munani ( 14h 00) ku kacyiru .

Pastor Ronald yavuze kandi ko bitewe nuko iki gikorwa ndetse n’iri yerekwa ari rigari iki gikorwa kizajya kiba ngaruka mwaka.

Yagize ati " Iri yerekwa abakozi b’ Imana bagize ni rigari , turateganya ko ibikorwa birimo ugushimira abakozi b’ Imana mu nzego zitandukanye bizajya bigaruka kenshi mu myaka iri irimbere"

Joshua Ministers Fellowship igendera ku mahame n’ indagaciro zirimo ukwunga umubano mwiza hagati y’ abakozi b’ Imana , kugendera ku ndangagaciro y’ ubinyangamugayo , ndetse no kwerekeza mu cyerekezo gishingiye ku ijambo ry’ Imana (Bibiliya) . Icyanditswe Joshua Ministers Fellowship igenderaho

Abaheburayo 13:7 "Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo."

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?