Abagore batatu barize amarira agahindura(...)

Kwamamaza

agakiza

Abagore batatu barize amarira agahindura amateka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-19 09:34:44


Abagore batatu barize amarira agahindura amateka

"Ariko Hana yasenganaga uwiteka agahinda, arira cyane (1Samweli 1:10), Subirayo ubwire Hezekiya umutware w’ubwoko bwanjye uti: Uwiteka Imanaya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe n’amarira yawe (2Abami 20 :5),Ababiba barira bazasarura bishima (Zaburi 126 :5)"

Mubyukuri amarira agira umumaro mwinshi nk’uko Bibiliya yabigarutseho kenshi, aho usanga ingero z’abantu: Hana, Hezekiya n’Umwami Dawidi barize amarira Imana ikayumva ikabasubiza.

Nkunda amateka y’Itorero, umutima wanjye uhinda umushyitsi mugihe nibutse ko uko Imana yari ejo n’uyu munsi ariko iri n’ejo niko izaba iri kugeza iteka ryose.

Abagore batatu barantangaje kubera ubutwari bwabo bwo kwinginga Imana

Monique (ikinyejana cya 4) yari afite umuhungu, mwiza, Monique yatsimbaraye ku gusenga ndetse arira amarira menshi kugirango umuhungu we akizwe. Yarwanye intambara akomeza kwihangana kuko yaterwaga imbaraga n’aya magambo: "Ntibishoboka ko uyu muhungu arimbuka, abivugana amarira menshi." Umunsi umwe, umusore yaje kumva ijwi rimubwira riti: "Fata usome." Afungura igitabo kubw’amahirwe agwa ku murongo wo muri Bibiliya ujya mu mutima we. Yahise ahinduka ndetse yabaye umwe mu ba Padiri bakomeye b’Itorero: Ndavuga kuri Mutagatifu Augustin.

Geneviève (ikinyejana cya 5), umukobwa ukiri muto w’imyaka 28, imbere ya Attila n’ingabo ze bari bageze mu mujyi we kugira ngo bawutere, ahamagaza abagore hanyuma abibutsa urugero rw’umwamikazi Esiteri, arabatumira ngo bishyire hamwe mu gikorwa cyo kwiyiriza ubusa no gusenga kugira ngo bahoshe intambara, uyu mukobwa yaravuze ati: "Reka abagabo bahunge niba badashoboye kurwana. Twebwe abagore tuzasenga Imana cyane kandi igihe cyose izumva ibyo twingingira ." Kandi uko niko umujyi wa Paris warokotse.

Umwamikazi Clothilde (ikinyejana cya 5 n’icya 6) yifuzaga cyane ko umugabo we ahura na Yesu yasenze agira ati :"Mana yanjye, akira amasengesho yanjye nsenga niyoroheje." Clothlide Yagerageje kumvisha umugabo we ati: "Izo mana usenga ntacyo aricyo zifite ubumaji ariko ntiburenze imbaraga z’Imana."

Mu gihe cy’intambara, igihe umwanzi yari yugarije igihugu, uyu mugabo yarambuye amaboko ayerekeza mu ijuru ati: "Yesu Kristo, uwo Clothilde yemeza ko ari umwana w’Imana nzima , nuramuka umpaye intsinzi, Nzakwemera. " Imana yaratabaye kandi ingabo zabarwanyaga ziratsindwa. Clovis, umwami w’Abafaransa n’abantu be bose bahise babatizwa barakizwa. Ni ubwo uburyo Gaule yabaye "Umukristo"

Ijambo ry’umunsi

Mushiki wanjye, muvandimwe, amarira yawe ashobora guhindura amateka yawe. Intambara urwanisha amavi mucyumba cyawe ntabwo ari impfabusa.Imana yohereje Umwuka wayo, iguhaye abamarayika bayo, ije kugukiza abakurenganya kandi abo ikunda ibakuruza umurunga w’urukundo.

Source : www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?