Umunyamabanga mukuru wa ADEPR arasaba(...)

Kwamamaza

agakiza

Umunyamabanga mukuru wa ADEPR arasaba abakristo bayo kwicungira umutekano no kudasesagura muri ibi bihe bisoza umwaka.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-19 04:49:50


Umunyamabanga mukuru wa ADEPR arasaba abakristo bayo kwicungira umutekano no kudasesagura muri ibi bihe bisoza umwaka.

Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryavutse mu 1940, ritangira umurimo w’ivugabutumwa bwiza i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, ritangijwe n’Abamisiyoneri baturukaga mu gihugu cya Suwede. Ubu rikorera hose mu gihugu, rikaba rimaze kugira abayoboke barenga miliyoni, by’umwihariko itorero rya Pentecote ni umufatanyabikorwa wa gahunda zitandukanye za Leta nko kwigisha abatazi gusoma no kwandika, gufasha abatishoboye no kurwanya ibiyobya bwenge.
Muri ibi bihe dusoza umwaka rirasaba abayoboke baryo kugerageza kwicungira umutekano w’ibyabo ndetse birinda gusesagura bishobora kubinjiza mu bukene bukunze kubaho nyuma y’iminsi mikuru,

Ibi twabitangarijwe na Pastor RUZIBIZA Viateur unyamabanga mukuru wa ADEPR mu kiganiro yagirange na agakiza.org, akaba yabivuze muri aya magambo :Ubutumwa twagenera aba kristu ku nshuro ya mbere, ni uko mu mpera y’umwaka hakunze kubaho ibintu bijyanye n’imyidagaduro ibintu bijyanye no kwishimisha, icyo twabasaba ni uko abantu bagerageza kugabanya dépenses cyangwa ibyo abantu batakaza muri iyo myidagaduro.

Umunyamabanga mukuru wa ADEPR yakomeje avuga ko hari igihe abantu babirangariramo, bakarya kakanywa, bakambara ibitari ngombwa bagakoresha ubushobozi batari bafite, hanyuma umwaka watangira abana batangira kujya mu mashuri bakabura icyo babishyurira, ati “Ubutumwa twabaha rero ni ukwitonda, umuntu ntajye mu mudendezo ngo arengere, yego bifate neza, barye basurane, bakore byiza, ariko buri wese abikore muri Limite zingana n’ubushobozi bwe”.
Uretse ibirebana no kudasesagura yanagarutse ku mutekano ati “Icya kabiri ni ugucunga umutekano, impera z’umwaka iyo zigeze usanga haduka ubujura, ubwicanyi, ubusinzi, cyangwa hadutse ibintu bitandukanye, turasaba aba kristo bacu gufatanya n’urwego rwa Leta rushinzwe umutekano kugerageza kwicungira umutekano, umuntu ntarangare ngo arangaze inzu yigendere ajye mu bitaramo mu nsengero n’ahandi,bityo twese hamwe dufatanye tuzasoze umwaka mu mahoro.

Ku birebana no kugabanya urusaku yavuzeko bidashingiye kumpera z’umwaka gusa, ahubwo ko basanzwe baremeranije n’abo bireba ko bakwiye kubahiriza ibwiriza rya Leta, bakagabanya urusaku kuburyo rutarenga aho bari ,aho bidashoboka bakayahina kuko ngo nta mpamvu yo kurenza amajwi aho ari umuntu ari mu gihe abo abwira bumvise.

Pastor RUZIBIZA Viateur unyamabanga mukuru wa ADEPR

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?