abahanzi

Kwamamaza

agakiza

Nyuma yo kumva zimwe mu ndirimbo zihimbaza Imana (gospel music) zaririmbwe n’umusore Mahoro Isaac, twifuje kumenya neza amakuru kubijyanye n’ubuhanzi akora, turamwegereye adutangariza amwe muraya magambo: “Amazina yanjye y’ukuri niswe n’ababyeyi ni Hagumamahoro Isaac, ariko amazina yanjye azwi cyane ni Mahoro Isaac, nkaba ndi umusore w’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ndtse nabashije no gukora indirimbo ibyiri z’icyunamo, imwe murizo mbasha kuyi korera amashusho (Clip Video) iyitwa “Never aigan”.

Mahoro yatangiye impano yo kuririmba afite imyaka 15, aririmba mu ma Choral atandukanye. Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2006, yiga mu mwaka wa 4 mu kigo cya ASPJ Kabare, yashinze Group yitwa “3 Angels Light”, yarigizwe n’abasore batatu: Jaques, Isaac na Christian, akaba ari naho n’impano ye yatangiye kuzamukira no kumenyekana nkuko Mahoro yabidutangarije. Nyuma nko mu mwaka wa 2011 baratandukanye buri wese atangira carriere solo yiwe, nibwo Isaac yatangiye gukora umuziki we, atangirira ku ndirimbo y’icyunamo audio na clip video yayo, arinako akomeza kuririmba hirya no hino mu nsengero zitandukanye z’itoreto ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi doreko ariko asengera. Tariki 14 Gicurasi 2012, nibwo yasohoye indirimbo zindi ebyiri iyitwa “Yarambohoye” hamwe na “Shimwa Yesu”, hakaba hakiri nidni ari gukora iri mu studio azita “Amahoro”.

Tubaamenyeshe ko umuhanzi Mahoro Isaac mu buzima busanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), aho yiga mu mwaka wa gatatu icungamutungo, akaba ari n’umukozi ushinzwe inguzanyo mu murenge Sacco wa Nyamata mu Karere ka Bugesera akabifatanya n’ubucuruzi ndetse n’ubuhanzi. Ubwo twamubaza icyo ateganya gukora mu minsi iri imbere, Mahoro yagize ati : “Mu by’ukuri, mpfite inzozi murinjye nyinshi gusa ndifuza kuzamura impano yanjye cyane nkarangiza album. Ubu natangiye gukora clip video y’indirimbo “Yarambohoye”, kurinjye nifuza ko najya nkora indirimbo amajwi nkahita nkora na amashusho yayo. Ikindi mubyifuzo mfite nugukora ibitaramo bitandukanye bityo, nkagera ku ntego yibyo niyemeje nyuma nkazashyira ahagaragara iyo album yanjye nzaba narangije gukora.

Muri iki kiganiro twagiranye nuyu muhanzi, yadutangarije ko akunda gufasha bagenzi be ngo baterimbere mubyo we aba ashoboye, kandi akaba aharanira kwitez’imbere, naho ku kazi akita ku gutanga service nziza kubangana, muri byose akunda akaba atakwibagirwa gusenga kuko ngo we yizera ko ariho akura imbaraga zo gukora byose. Ku bakunzi be, yasoze ababwira ko atazabatenguha, ngo bakomeza ku munsengera kugirango abashe kugira ubuzima bufite intego.

Umuhanzikazi Geraldine ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakora umuziki wa Gospel bafashe icyemezo cyo kuzinga utwangushye bakigira mu gihugu cya Kenya ku mpamvu z’ubuzima cyangwa se amasomo.Muri aba bahanzi bandi harimo Emile Nzeyimana akaba na Producer unaherutse kwegukana igihembo cyitwa "Mwafaka Awards" ,Umuhanzi,Naboth Kalembile Tulinabitu,ndetse n’umuhanzikazi Safi.

Nk’uko tubitangarizwa n’umutware we Desire Muhindo ,ngo mugihe kingana n’umwaka umuhanzikazi geraldine Muhindo amaze atagaragara muruhando rw’abahanzi ba gospel bo mu Rwanda ,benshi bakaba baribazaga amakuru ye.Yagize ati" Ubu noneho igihe kirageze ngo abakunzi banjye ndetse n’abakunzi ba gospel bose mbamenyeshe ahongeze muri gospel, ku mpamvu z’amasomo n’ubuzima ndetse no kwagura ubuhanzi ndetse n’impano yanjye byatumye njye n’umuryango wanjye tujya gutura mu gihugu cya kenya mu mujyi wa Nairobi aho dukomeje amasomo n’ubuzima.

Mu rwego rw’ivugabutumwa tumaze kugenda henshi mu mijyi ikomeye irimo nka Nakuru ,Kisumu ,Eldoret, Mombasa,Nyeri,Kissii,Naivasha n’ahandi henshi.Nyuma kandi yo gukora Interview ku ma radio nka KBC ikaba ari radio y’igihugu,Mambo fm, ndetse na Bembe Radio. Kubigendanye n’ubuhanzi bw’indirimbo byansabye kubanza kwimenyereza igiswahili cya hano no guha umugabo wanjye umwanya wo kumpindurira indirimbo zimwe mu giswahili ndetse tukanafatanya guhimba izindi no kuzitunganya neza .

Ikindi cyari kigoye ni ukubona umu producer ariko Imana yari yarohereje Papa Emile musanzwe muzi mu ndirimbo "Mbayeho" ndetse wanditse amateka ubwo yatwaraga Mwafaka Awards nka Best Producer Of the Year muri kenya.Niwe rero wankoreye album nziza cyane y’indirimbo yitwa Tenda mema ukwa hai ,igizwe n’indirimbo 6 i arizo :

1.Tenda mema
2.Atimiza
3.Bwana wangu
4.Watakatifu
5.Mshindaji
6.Dhabihu

Izo ndirimbo muzajya muzumvaa ku ma radio vuba bidatinze aho mu Rwanda.Ubu ngeze igihe cyo kongera kwiyereka abakunzi banjye kuko mbahishiye ibyiza kandi mbona ko Imana amaze kumpa inzira muri gospel ya East Africa ndetse n’africa yose.

Twasoza tubamenyesha ko uyu Muhanzikazi ateganya kugaruka mu Rwanda vuba aha akazakora igitaramo gikomeye mu rwego rwo kumurikira iyi Album abakunzi be bamaze igihe banyotewe ibihangano bye.

 Isange.com

Mu bihe bishize twaganiriye n’Umuhanzi Cubaka, atubwira byinshi bihereranye n’ubuzima bwe:

Nitwa Justin CUBAKA Irenge. Natangiye gucuranga mfite imyaka 12 mba aho bita Bagira ni i Bukavu mu gihugu cya Congo. Naje mu Rwanda mu mwaka wa 2005 Imana inkoresha mu kwagura muzika mu nsengero zitandukanye.

Natangiriye muri Victory Church, njya muri Goshen Church ubu ndi muri Restauration Church ndirimba muri Rehoboth Ministry nkacuranga muri Sheikinah Worship Team

Ndi umucuranzi wa guitar Acoustic mfasha abahanzi benshi cyane mu bikorwa byo gushyira ku mugaragaro indirimbo zabo ndetse no mu bitaramo byinshi kandi nkafasha n’amakorari. Mu mwaka wa 2007 Yesu yampaye ubushobozi bwo gukora Album y’indirimbo 12 mu ndimi zitandukanye, album yitwa YESU AKUPENDA.

Kugeza ubu maze gukora ibitaramo 4 mu Mujyi wa Kigali hakaza abantu benshi cyane nkabona ari ibitangaza bikomeye cyane bityo bikantera ibyiringiro byo gukomeza gukora.

Umuhanzi nkunda kandi nkanamwubaha cyane ni LOKUA KANZA, nagize inzozi zo kuzaririmbana nawe, maze Uwiteka arabikora turirimbana turebana amaso ku maso yishimira ijwi ryanjye. Icyo ni ikintu ntazibagirwa muri muzika yanjye.

Mfite gahunda yo kwiga muzika hanze nkaza mu Rwanda nkora ibintu byiza cyane ndetse nkajya nikorera indirimbo zanjye. Ubu nifuza gukora ibitaramo byinshi hirya no hino mu gihugu nifuza ko abantu bazitabira kuko tuzakoramo ibintu byiza mu nsengero. Muntere inkunga uko mushobojwe kuko Imana izadukoresha iby’ubutwari.

Umuhanzi w’umunyarwanda, Captain Simoni Kabera usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ikunzwe na benshi ya Country, akomeje kwigarurira imitima y’abatari bake bitewe n’uburyo yicisha bugufi ugereranyije n’abandi bahanzi.

Inkuru dukesha isange.com ivuga ko rimwe mu mahurizo akomerera abahanzi batangiye kwiyumvamo akanyabugabo ari "Uguca Bugufi".

Kubona umuhanzi abasha gukurura abantu abazana mu rusengero cyangwa se mu birori runaka, bigaragaza imbaraga ziba zikubiye mu bihangano bye dore ko iyi akenshi usanga ari iturufu abahanzi bakunda kwitwaza akenshi ugasanga barabaye imbonekarimwe.

Simon Kabera, ni umwe mu bahanzi bakuru, bakomeye kandi bubashywe. Uyu mugabo w’umugore n’abana babiri, Ni umwe mu bahanzi basoje amashuri makuru kandi unafite icyubahiro mu ngabo z’u Rwanda dore ko kuri ubu afite ipeti rya Captain.

Iyo umureba yinjiye mu nzu y’Imana usanga ibyo byose abyirengagije ntibimubuze kuba nk’abandi basanzwe. Iyo kandi atumiwe mu giterane runaka nta mananiza ashyira ku wamutumiye. Ibi usanga akenshi binyuranye n’imwe mu myitwarire ya bamwe mu bahanzi bagenda bagaragaza iyo batumiwe cyangwa se bageze mu nzu y’Imana.

Kuba uyu muhanzi aca bugufi, usanga icyizere abantu bagiye batakariza bamwe mu bahanzi bakomeye cyangwa se abakizamuka, cyose bakigarura bakakimushyiraho bityo n’ibyo aririmba bigaherako bibakora ku mitima koko.

Kugira ubuhamya bwiza ndetse no guca bugufi byari bikwiriye kuba intwaro ya mbere yifashishwa n’umuhanzi cyangwa se umukozi w’Imana aho ava akagera.

Umuhanzi Jean de Dieu MUHOZI uzwi ku izina rya Jadhozi ngo arasanga ubufanye bw’abahanzi aringirakamaro. Uyu muhanzi abarizwa mu itorero rya ADEPR RubonobonoKigali akaba umwanditsi n’umuyobozi wungirije w’indirimbo muri choral Rubonobono izwi mu indirimbo Urwambariro rw’abera

Uyu muhanzi yakoze Album s 3 ingunga imwe: iyitwa Isezerano , araguhamagara ndetse niyitwa Gusenga.

Mu kiganiro twagiranye nawe yatubwiye yuko ubufatanye bw’abahanzi ari ingenzi kuko ngo umurimo w’ubuhanzi ugereranywa n’urugendo rurerure kandi urugenda akeneye abamuherekeza .Ariko hirya y’ibyo usanga abahanzi batishimira gufatanya uyu murimo kandi nyamara umukoresha wabo bose ari umwe.

 Uyu muhanzi we yishimira kuzamuka kwa mugenzi we kandi ngo ntibyakagombye gutera ikibazo kuko buri wese agira igihe cye. Arasaba ko icyaba cyiza ari uko abahanzi baba serieux bityo bagakura isura mbi yagiye ibaranga aho kenshi ababahamagara mu insengero ugasanga bajya mu iteraniro bakerewe yewe ugasanga hari n’abatitabira ubutumire nyamara ntayindi mpamvu igaragara yamukerereje.

Jadhozi ati: “turimo abakozi b’Imana kandi twemereye Imana yadukoresha bityo tugahindura abantu tukabasengera maze Imana nayo ikazatugororera”

Yatubwiye kandi ko mu bihimbano bye bigize izi Albums 3 harimo amagambo ahindura abantu kuba abigishwa ba Yesu kuko handitswe ngo” ABAHINDURIYE BENSHI KU GUKIRANUKA BAZAKA NK’INYENYERI ITEKA RYOSE” harimo n’amagambo akomeza umugenzi ndetse n’amagambo yo gusenga Imana tuyishima kandi tunayihimbaza nkuko ZABURI ibitubwira. Mu kigano cye yarangije atubwira ati: “Njye niteguye kwakira ubutumire bwahariho hose kuko aricyo Uwiteka yampamagariye”

Frere Manu Rubavu

 


 

Nk’uko twabitangarijwe na Emile Nzeyimana umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera i Nairobi muri Kenya unaherutse kwegukana Mwafaka Awards nk’Umuproducer mwiza, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kandi b’abahanga muri icyo gihugu agiye kuza gukorera mu Rwanda mu kazi ke gasanzwe ka buri munsi aho azazana n’umuryango we. Emile avuga ko uyu mugabo hari byinshi yakoze mu gihugu cye byiza muri muzika y’indirimbo z’Imana n’abahanzi bo mu Rwanda bakwigiraho.

George Bongo ni umwanditsi w’indirimbo, akanazikora (Producer) kandi akaba umuririmbyi. Yatangiye kuririmba akiri umwana mutoya hamwe n’urungano rwe, kandi ngo kuri we umuziki ni ibintu akomora mu mumuryango we dore ko hari benshi bo mu muryango we baririmbye muri Kenya nko muri Mushrooms (Uyoga), Pressman Bands n’abandi batandukanye.

 

Kubera kuririmba, mu muryango wabo baje gukora itsinda baryita The Firm-ly. Mu ntangiriro bize ibyuma byo gucurangisha cyane ko bashakaga kujya bakora umuziki w’umwimerere, bamwe muri bo batangira kwiga ingoma, gitari n’ibindi byuma byafasha Band yabo.

 

Bongo kuri we ngo injyana ya muzika akunda (Style) harimo Zouk, R&B, Lingala, Hip hop na Afro jazz. Kubera kandi ahantu yakuriye mu gace ka Mombasa kitwa Mijikenda byatumwe akura akunda ibintu by’umuco wa Kinyafurika cyane cyane ingoma.

 

“Muzika kuri njye ni nk’ibiryo by’ubuzima bwanjye, biryoshye kandi bifite icyo bisobanuye”. Ayo ni amagambo ya Bongo. Mu minsi ya kera umuryango wanjye wari mu buzima bubi cyane bugoye kurya no kubaho bikomeye ariko kuririmba byaduhaga nibura amahoro tukaryama tugasinzira nyamara nta kintu kiri mu gifu. “Uyu munsi ndizera ko muzika ari impano kuva mu ijuru….. ” Bongo muri gahunda ze afite gushyiraho studio yo gufasha abahanzi bakizamuka.

 

Bongo afite umugore nawe w’umuhanzi witwa Caro bakaba bafite abana b’abakobwa babiri aribo Kaylene and Melody. Ni umuyobozi wo kuramya no guhimbaza (Worship leader) mu rusengero Christ Church Westland rwo muri Kenya ruyobowe na Rev Tom Otieno. Album ye ya mbere yise “Asante” ni imwe muri album ziriho indirimbo z’Imana zituje cyane zo kuramya ikaba iriho indirimbo 8 ziri mu Giswayile n’Icyongereza.

 

Patrick Kanyamibwa

Umuhanzi Justin Cubaka yatangarije kiganiro The Gospel Time Show kuri
gahunda afite muri iki gihe.Cubaka ni umuhanzi ndetse akaba
n’umucuranzi mwiza cyane,amaze gusohora album imwe iriho indirimbo 12
akaba yarayise “YESU AKUPENDA” yafashije abahanzi benshi abacurangira,ndetse anaririmba mu bihe bitandukanye.

 

Uyu musore ufite ubwenegihugu bwa Kongo Kinshasa yatangaje ko
aherutse no kuririmbana n’umuhanzi w’icyamamare witwa Louwa Kwanza
,akaba yatangaje ko byamushimishije bitavugwa kubona aririmbana n’uyu
muhanzi kuko ngo kuva mu bwana bwe yifuzaga kuririmbana nawe none akaba
yarabigezeho.

Ku bijyanye n’igiteramo arimo gutegura kuwa
25/9/2011 yavuze ko imyiteguro igeze kure kandi akaba ategurira abakunzi
be ibintu byiza kandi ngo akaba azakora Live Music na guitar ye.Uyu
musore yatangaje ko kwinjira bizaba ari ubuntu kandi ko kizabera muri
Evangelical Restoration Church Kimisagara akaba ari naho asengera.

 

Abahanzi bazitabira iki gitaramo ngo harimo Theo Bose
Babireba,Liliane Kabaganza,The Sisters,Shekinah Worship Team na Mama
Elisha.Yasoje ahamagarira abakunzi be kuzaza kumushyigikira kuko yifuza
kuzabashimisha cyane.
Umva uko acuranga.

isange.com

Mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko
ishyamba ryaba atari ryeru hagati ya Liliane Kabaganza na Korali
Rehoboth Ministries, bo bavuga ko atariko biri kuko ngo Liliane
Kabaganza ari umuntu wa mbere bakunda kandi banatera inkunga uko
bashoboye, cyane ko nawe afasha iyi korali uko ashoboye.

Mu kiganiro bagiranye n’ikiganiro The Gospel Time Show, uhagarariye
iyi korali yavuze ko kuba haragiye habaho ukugongana inshuro zigera kuri
3 zose ubwo Liliane Kabaganza yateguraga ibitaramo bye ariko Korali
Rehoboth nayo ugasanga ifite ikindi gikorwa yahateguye. Yasubije ko mu
by’ukuri nta ruhare na ruto bigeze babigiramo, ko ahubwo ari uguhanahana
amakuru kutagenze neza hagati yabo.

Abajijwe niba yakwizeza abakunzi ba Liliane ko batazongera kugongana,
yasubije ko biteguye kuzamushyigikira kandi bakanagaragara muri concert
ategura.

Mu bibazo by’amatsiko yabajijwe harimo ugusobanura aho bavana
amikoro. Aha yasubije ko iyi korali ifite imodoka ya Coaster ndetse
n’abanyamuryango babo bafite akazi, byose bikaba bibafasha kubona
amafaranga.

Yasoje avuga ko bafite gahunda ndende ariko ko bazi neza ko Satani
atabyishimiye, gusa bakaba bizeye ko ibyo bategurira abakunzi babo byose
Imana izabafasha kubigeraho neza.

Liliane Kabaganza we aherutse gutangariza isange.com ko yifuza ko nta
kibazo na kimwe cyagaragara hagati ye n’iyi korali yahoze aririmbamo
nyuma akaza kuyivamo ku mpamvu ze bwite.

Twabibutsa ko uyu muhanzikazi ari mu myiteguro ihambaye yo kwitegura
igitaramo gikomeye azakorera muri Hotel Serena kuwa 16/10/2011.

Peter Isange.com


5. Yemwe babyeyi bibyiza bisaga yemwe bera buje urugwiro,

 Namwe abahetsi b’iby’Imana, maze imiryango igatekana.

 Ndavuga neruye simbeshya simbataka bimwe bisanzwe,

 Simbasingiza nk’utabazi, ndabazi neza muri Ingenzi,

 

10. Aho muri hose muri Indatwa nubabonye arabibwira.

 Mu ngo ziwanyu muriranga, naho muvuye hacika icyuho,

 Aho mutari bakigunga abagabo banyu bakabashaka.

 Burya Bibiliya ibivuga neza, iti ukurusha urugo akurusha umugore

 N’abanyarwanda bakabikomeza, bati akabura ntikaboneke ni nyina w’Umuntu.

 

15. Erega nyabusa burya urahendaaa; reba inkwano wakowe zose,

 Urebe abana iyo bakubonye, bakaza bose bamwenyura ,

 Bati nguwo Mama aratambutse impundu iwawe zikaba zose.

 Reba kandi iyo utahutse agataha utahanye n’amahaho,

 Umugabo wawe akanezerwa indamutso nziza ikakuba hafi.

 

20. Ndavuga neruye simbeshya burya abagore muri intwari.

 Aho uribuka Esteri wubashye Imana ikamba ry’ubwamikazi akaryakira.

 Ubutwari bwiwe bugira umumaro, ubwoko bw’iwabo arabwakira,

 Aho umwanzi yaciye icyobo ababera maso abacira icyanzu,

 Maze ab’Imana bahabwa ijambo, I Babuloni baramamara.

 

25. Uribuka Rusi mu Bibiliya wagize neza atubera urugero,

 Umutima mwiza uhora umuranga bikamutera kunezerwa,

 Maze nyirabukwe bakavuga rumwe aho gucura intimba n’umuborogo

 Bagahora bose bamwenyura mu Bisiraheri bakaba indatwa?

 Uribuka Tabita wakoze neza yakipfira bakamuzura,

 

 

30. Abo yahaye bakamutura, abagore bose bakaboroga,

 Ngo nagaruke turamukuda, nkaho bose yabibarutse?

 Uribuka Debora wabaye Intwari, aho rukomeye akahatabara,

 Aho Umwami yagize ubwoba, umugore nk’uwo agatinyuka,

 Maze urugamba rugasakirana intsinzi ikitirirwa Debora.

 

35. Abigayili we yararenze, yari azi kubaha abantu bose,

 N’ubwo umugabo yari igisambo, ubugugu we yabwimye intebe,

 Bituma umuryango we ukira inkota, ubwo Dawidi yari yamaramaje,

 Agira ngo atsembe abo kwa Nabali, maze umugore amubera maso,

 Bimutera kugubwaneza maze Ingoma yimye aba Umwamikazi.

 

40. Erega nawe waba mwiza n’ubwo isi yanga ikakwakira,

 Uzi amatiku atagira uko asa y’abakazana naba nyirabukwe?

 Uzi urwango rubi cyane ruranga abagore na baramukazi?

 Ariko wehoho ujye uba Intwariuhorane ubwere ntiwiyanduze,

 Uhuze abatumvikana n’ababana, maze ube icyitegererezo mu miryango.

 

45. Wirinde urwangano n’umwiryane uhorane ubupfura aho unyuze hose

 Wemere kuba umugore aho kuba umugome maze wirebere ngo urakomera.

 Dore mu gihugu mwahawe ijambo, 30% iyo mu nteko

 Iyo mu mashuri ntimuhatangwa, umubare munini n’uw’abagore

 Minisiteri mwarazitashye, mu banyamakuru muvuga neza,

 

50. Mu basenateri ntimwatanzwe no mu mahanga muhabwa ijambo,

 Iyo mu mirenge murayiyobora no mu Turere mufite imyanya,

 Perezida wacu abahora hafi, uburinganire n’ubwuzuzanye buteye imbere,

 No mu Itorero murakomeye, Abapasitori, Abavugabutumwa, abadiyakoni,

 Ni benshi cyane, mu makorari sinakubwira, iyo mubahanzi ntimwatanzwe,

 Amajwi meza murayagorora, izina ry’Imana rigahimbazwa ku bwanyu.

 

55. Wibuke Yesu we waguhanze, agutera iteka ugabirwa ijambo

 Umuvuge hose mubatamuzi, niwe Mwungeri wabakijijwe.

 Iyo yagukunze baragukunda, iyo yagushatse baragushaka,

 Iyo yakubatse barakubakira, iyo yagutatse baragutaka,

 Iyo yagutoye baragutora no mu Itorero ukagira ijambo.

 

60. Ni Rudatetereza abamwisunze, ni Rudakangwa n’imitontomo

 Ni Rutijima ngo rujajabe aho urwijiji rw’ugarije abagenzi.

 Ni Rudatererana abatisungwa , ni Rudatontomera abugurura,

 Ni Rudakerereza ab’ubwira, ubwere bwuzuye imitima yabo,

 Ubwuzu bwugarije abasenga.

 

65. Ni Umugabo w’intwari koko, ni umugabo nyamugabo

 Ni Ingabo y’umutamenwa aho rwakomeye yatabaye.

 Ni Igitare igitangaza, igiti cy’Inganzamarombo isambu itarumba,

 N’Umugabo utananirwa kuboneka mu byago no mu makuba,

 Aravuga bikaba yategeka bigakomera.

 

70. Iyo yakinze ntawukingura, iyo yakinguye ntawukinga,

 Iyo yagambiriye gukora ntawamukoma mu nkokora.

 Ntareba nk’abantu, ntakora nk’abantu, ntavuga nk’abantu,

 Avuga nk’Imana, agakora nk’Imana, agategeka nk’Imana,

 Yajya gusohoza, agasohoza nk’Imana.

 

75. Ngaho nyamuneka mwisunge, usenge usengera abawe bose,

 Wibuke ko aho utari haba icyuho, maze bigutere kugira umwete,

 Urugo rwawe rube Ijuru rito, ugira inama abakiri bato,

 Maze ubatoze umuco wa Kibyeyi, bakore iteka bakwigana,

 Maze izo bubaka zibe nziza, bakwirahire uko bakubonye.

 

 

80. Reka gutega amaboko ujye ukora ibyawe urugo rwawe rutere imbere,

 Kuby’ umwete ntimube ibyangwe, ishyaka n’umurava biture iwanyu.

 Ihe agaciro aho unyuze hose, maze ubwere bwawe uburinde ubwandu,

 Ubwiza bwawe bunyure benshi, n’ukubonye ajye akwifuza,

 Uwagushatse aguhore hafi, mubagore bose ube kw’isonga.

 

85. Gusa uwavuga ibyanyu ntiyaryama, ndabasaba gusa kubaha cyane,

 Abagabo banyu muhe umwanya, mubahe icyubahiro kibakwiye,

 Mwibuke iteka ko babakunze, bakabarutisha amagana menshi,

 Bakabahahira ntimusonze, maze bibatere kubirata

 Mu bitaramo by’abagabo babirate, maze aho aciye hose bakubahire icyo.

 

90. Cyo ngaho nimushishikare mukore, imiryango yanyu muyiteze imbere,

 Ubucuruzi mubwegere, imishinga myinshi muyinjiremo,

 Amabanki menshi muyegere maze mutere imbere ubutitsa,

 Abagabo banyu mubaruhure, muhurize hamwe mutunge urugo

 Maze amahoro asagambe iwanyu.

95. Si nasiga ntasingije iyabasize, ikabasesekazaho ubwuzu

 Ubwiza bwanyu bugasesekara, izabarinde gusitara,

 Izahore irinda imitima yanyu ubugingo bwanyu ibukomereho,

 Izabarinde kubwangiza. Izabarinde ibarindishe,

 Izabaheke, ibahekeshe, ijye ibatunga ibatungishe

100. Izabasige ibasigirize kandi izabubakire urugo rwiza.

 

HABUHAZI Théogène

UMUKOZI W’IMANA ISUMBABYOSE

UMUSIZI USIGA ASINGIZA IYAMUSIZE

ADEPR BIBARE

UWITEKA IMANA IBAREBE NEZA

MURAKARAMA!!!!!!

Permanent Secretary to the Rulindo District Council

Email: [email protected]

Tel. 0788550485/ 0728550485

B.P 6892 Kigali

Ubwo isange.com yageraga I Gisenyi I Rubavu, twahasanze igiterane
cy’urubyiruko rwateraniye kumudugudu wo kuri ADEPR ya Bethfage, aho
Umuhanzi Alexis DUSABE yari umwe mubatumiwe aho ngaho mu rwego rwo
kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Twaganiriye n’umuhanzi Alexis Dusabe adutangariza ibi bikurikira:

 


 

Umuhanzi Alexis Dusabe

Isange.com: Alexis, dusanze hari abantu murimo
kuririmbana harimo na Vincent(waririmbanaga na Serge), ese mwaba
mwarakoze groupe n’aba bantu?

Alexis: Ntabwo mfite groupe ngendana igihe cyose, ariko ni abantu mba nasabye kugiti cyabo ngo bamfashe, bakemera bakaza kumfasha.

Isange.com: Ko twabonye hano uririmba indirimbo
nyinshi nshyashya, kandi abakunzi bnawe bakaba badaherutse kumva
indirimbo zawe nshya, n’iki waba ubafitiye ?

Alexis: Ndi muri studio muri iyi minsi nkaba
ndimo gukora indirimbo nshyashya icumi, zikaba ari nazo zizaba zigize
album nsya yanjye, kandi izi ndimo kuririmba ni zimwe muzo ndimo gukora
nshya.

Isange.com: Ese ko kuri album y’ubushize wakoze
indiro 2 nshya, ukongeraho izindi warusanganywe mbere, ukazishyiora
kumugaragaro nka album, mbese nanone bwaba aribwo buryo uzakoresha
Alexis?

 

Abafasha Alexis Dusabe barimo na Vincent wahoze muri Groupe ya Vincent and Serge


Alexis:
Hahahaaa….. Oya, ndimo gukora izo
ndirimbo nshyashya icumi z’umwimerere niba ntagihindutse, nizo
nzabshyira kumugaragaro nka album yanjye nshya.


Isange.com:
Twabonye uri kumwe n’abagufasha batandukanye, harimo na Vincent waririmbanaga na Serge, mwaba musigaye mukorana mubuhe buryo?

Alexis: Vincent ni inshuti yanjye ni mwene data
iyo musabye service arayimfasha nanjye iyo ayinsabye ndayimufasha, yaje
kunshyigikira, wenda ejo niwe nanjye naza nkamufasha….

Isange.com: Ko Dominic Nic aherutse kuva muri
Kenya, ukaba ataraje kumwakira kandi mukaba mukorera umurimo umwe kuri
ADEPR yo mu gakinjiro byatewe n’iki?

Alexis: Hahahaaa…. Nibuka ko nari muri gahunda,
sinibuka ko nari muri gahunda, sinibuka neza ariko ubanza narindi 
mubitaramo ahari…. Bakantunguza iyo gahunda, kuko ntarinzi igihe
azagarukira, babitubwiye tudafite tudafite umwanya wo gusohoka
kugirango tube twafata indi gahunda.


Isange.com:
Ikibazo cy’isohoka rya Patrick NYAMITARI kimaze igihe kivugwa, wakivugaho iki?

Alexis: Hahahahaaa….. Mana yanjye, NYAMITARI
Patrick ni umuntu nkunda, w’umuririmbyi mwiza, w’umuhanga, w’umukristo,
kuba yasohotse muri gospel, ntiyasohotse mubukristo, afite impamvu
nyinshi zitumye akora uko yakoze, hanyuma rero ibihe bizabyara ibindi.
Gusa iyo umuntu yakoreye Imana ntabwo agenda ngo umutima umukundire,
niba yarayivuyeho, ntabwo umutima uzamukundira, Kandi niba atarayivaho,
kandi niba akiyiriho azayikomeraho n’ubundi ibihe bihora biha ibindi,
Kandi indirimbo z’ubutumwa bwiza indirimbo z’ubutumwa bwiza
turacyazikeneye.

Isange.com: N’iki wabwira abakunzi bawe Alexis?

Alexis: N’uko Imana ibakunda kandi
nabashishikariza kujya bumva izi ndirimbo zacu kuko ziba zirimo
ubutumwa bwiza, Imana ibahe umugisha.

 

Murakoze!

Kwizera Emmanuel isange.com

Gahunda y’ikiganiro Gospel Time cyo ku cyumweru 02/10/2011

1. Beauty for Ashes iyobowe na Kavutse Olivier,
irerekeza Uganda mucumweru gitaha kandi ngo igeze kure itegura Kigali
concert;

2. Maranatha Choir yomu itorero ry’abadivantiste irataramira abanyakigali ;

3. Umuhanzi munjyana ya Afro feat Bobo ngo arakomeje gushimisha abakunzi be ;

4. Indirimbo nshya : Eddy Mico, Honoray Iyakaremye, Kimenyi,
Shekinah Worship Team, Uncle Sam, Kevin Tom & Assa, Choir
Abaturajuru, ……

5. Indirimbo y’icyumweru muri GTS ;

6. Musabe Dieudonne ngo yatangiye gahunda yo kuririmba mubigo by’amashuri ;

7. Celeb’s Magazine No ya 3 yasohotse irimo inkuru 2 zonyine za gospel byifashe gute;

8. Mugabe Assiel indirimbo ze zararangiye amashusho ubu ari gutegura ibindi ;

9. RAJEPRA TTC Bicumbi irasezera kuba senior 6 icyumweru gutaha ;

10. Urubuga rwa interete rwa gospel rushya rwavutse ngo ruzaye udushya twinshi ;

11. Murara Jean Paul ngo arakomeje guteza ubuhazni bwe imbere ;

12. Kambale nyuma yo gukorera ubuhanzi bwe mu matsinda yatangiye no kurirmba kugiti cye ;

13. Kabaganza Liliane ngo ntakabuza Launching ye kwinjira ni ubuntu muri Serna Hotel mbese byifashe gute;

14. Tumenye amateka ya Papa Yohani Paul wa 2 ;

16. Indirimbo za gospel zikunzwe kuri Billl Baord zihagaze gute;

16. Urutonde rw’abayobozi 10 w’amadini n’insengero bakunzwe muri Afurika ;

17. Don Moen agiye gusohora album ye nshya, haricyo yasabye abakunzi be ;

18. Umwanya w’ibitekerezo n’ibibazo bybabakurikiye ikiganiro ;

 

Patrick Kanyamibwa

inkuru ikuwe kuri isange.com

Kuri ubu hasigaye amasaha make umuhanzi Musabe Bernadette akambikana impeta n’umukunzi we Kayinamura Felicien, ibirori biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 24/10/2015. Ibirori bye bikaba byari binyotewe n’abatari bake cyane mu bakunzi ba muzika ihimbaza Imana, by’umwihariko abakunda ibihangano bye.

Umuhanzi Musabe Bernadette abarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo nka ‘’Iyaba mfite amababa’’, Naramaramaje kumukunda’’ n’izindi.

Uyu muhanzi kandi yakunze kumvikana mu magambo y’urukundo bamwe bakunda kwita imitoma nubwo yaririmbagamo Yesu, aha haribazwa n’amatsiko menshi icyo ahishiye umukunzi we ku munsi nyirizina w’ibirori byabo, kamwe mu dushya gashobora kuzaranga ubu ubukwe.

Ibiroro by’uyu muhanzi bizatangira ku isaha ya sa tatu aho hazaba gusaba no gukwa mu busitani bwa Restoration Church Kimisagara, sa munani bakajya gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR-Kimisagara, Kove, nyuma kwizihiza ibirori bizakazakomereza muri salle ya ADEPR, iherereye mu Kagarama. Gahunda z’ubukwe zose ziteganyijwe umunsi umwe ari wok u wa gatandatu (24/10/2015).

Umushyushyarugamba Dominic Nic arashimira abantu bose bamufasha
mubyo akora byose n’abakunzi be boseakaba anabashishikariza ko
bazaza bagahurira muri Launch y’umuhanzi Lilanne Kabaganza mu rwego rwo
kwifatanya n’uyu muhanzi muri iki gikorwa arimo gutegura imbere dore
ko ari n’igikorwa cyakomeje kugenda kigora Lilianne Kabaganza bitewe
n’uko iki gikorwa cyagiye cyimurwa kenshi.

 

Dominic Nic kandi nawe akaba yaratangaje ko azaba ari umwe mubazaba
bari muri iyi Launch izaba ishyushye kuri taliki ya 16 z’uku kwezi kwa
cumi.

Dominic nic kandi akaba agiye kumara umwaka abakunzi be
bamunyotewe ,kuko nta giterane cye yigeze akora dore ko album ye
yayikoze mu mwaka w’2009, akayishyira kumugaragaro mumwaka w’2010 ngo
ubu yabaye aretse gukora ibiterane gato kugeza muntangiriro z’umwaka
w’2012 akaba aribwo arimo gutegurira abakunzi be bose ikindi giterane
yiteguriye we ubwe.

 

Agashya Dominic Nic afitiye abakunzi be n’uko arimo no gutegura indi
Album ye nshyashya ya kabiri, indirimbo zizaba ziri kuri iyi album
zikaba zirimo kugenda zikorwa imwe imwe.

 

Dominic akaba yarakomeje atangaza ko afitiye abakunzi be concert ye
yo gushimira Imana kubera ibyo yamukoreye byose kurusengero asanzwe
asengeramo rwa ADEPR yo mu gakinjiro (NYARUGENGE). Iyo concert kwinjira
bikazaba ari ubuntu.

 

MU nkuru yacu itaha tukazabagezaho birambuye iby’iyi nkuru.

 

Kwizera Emmanuel isange.com

Kuva mu mwaka w’1997, ubwo
hashingwaga itsinda ry’abanyeshuri b’abakristo bahurijwe hamwe no
kuramya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda batangiye ibikorwa byo kumurikira
abanyarwanda album yabo ya mbere yitwa ‘Tukumenye’.

Gutinda kw’iyi album bikaba bituruka ku kuba muri iyo myaka yoze
abahanzi b’abahanga bagiye bagaragara muri iyi Singiza Music Industries
muri byinshi bagiye bageraho batarakunze kugira igitekerezo cyo gusohora
album nk’uko ubuyobozi buriho bw’iri tsinda bwabigezeho.

Mu kiganiro na IGIHE.com, Shimwe Nadine, umuyobozi wa Singiza Music
Ministries, yavuze ko impamvu nyamukuru bagiye gusohora iyi album ari mu
rwego rwo gushishikariza urubyiruko kureka kwishora mu ngeso mbi
zihugije urubyiruko nk’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’amafilime
y’urukozasoni (Pornographies).

Yagize ati :”Mu gihe nk’iki urubyiruko rwishoye mu ngeso mbi zisenya
ubuzima bwabo. Singiza twatekereje kumvikanisha ijwi risaba Imana gusuka
umwuka wayo kugira ngo abo bose barangaye babashe gukanguka”.

Tuyisabe Buntu Luc, umuyobozi w’amajwi muri Singiza Music Ministries,
we yatangarije IGIHE.com ko nk’urubyiruko bahisemo gucisha ubutumwa
bwabo mu bihangano kugira ngo bahindure imyitwarire yarwo. Ati :”Bivuge
barabyumva, biririmbe birabacengera mu mitima”.

Iyi album iriho indirimbo 14 arizo : Wera Wera, Duhimbaze, Reka
Nshime, Uri Mwiza, Umusaraba Wawe, I Sing This Song, Yesu, Uri Igitare
Cyanjye, Ni Muzima, Yesu NI Wowe, Tukumenye, Iyo Ataba Uwiteka, Humura
Mutima na We Gutinya. Zakozwe na Producer Pastor P muri Narrow Road
hamwe na Aron Nitunga muri East Africano Sound Studio.

JPEG - 80 ko
Simbi Vanessa, umwe mu bacurangira Singiza gitari

Iri tsinda ry’abanyeshuri bagize iyi korari ya Singiza Music
Ministries rigizwe n’abantu 100 ; abaririmbyi 90 n’ababafasha kubyina
izi ndirimbo zabo (Drama) 10.

Mu minsi ya vuba barateganya gutaramira (i Kigali) abanyarwanda mu bitaramo bya live mu rwego rwo kumurika iyi album yabo nshya.

JPEG - 81.7 ko
Abaririmbyi ba Singiza Music Ministries bariirmba
JPEG - 78.6 ko
Abayobozi bakuru ba Singiza Music Ministries basobanura ibya Album Tukumenye
Nadine Ishimwe, umuyobozi wa Singiza Music Ministries
source: igihe.com

Umunyamakuru Nkurunziza Emmanuel uzwi
kw’ izina FRERE Manu ubu ngo yaba agiye kwinjira mu muryango w’abasore
b’abanyamakuru ukora mu bihugu by’ibiyaga bigari (A.J.J.P.G.L.)
Assiciation de Jeunnes Journalistes du Pays des Grand Lac uyumuryango
washizweho n’abanyamakuru bakora mu gihugu cya Congo k’ubufatanye
n’abagenzi babo bakora uyu mwuga mu bindi bihugu nka BURUNDI , UGANDA
,TANZANIYA ,KENYA ,RWANDA.
Uyu ni umusore w’umunyarwanda watangiye
umwuga w’itangazamakuru mugihe gito maze akagira amahirwe yo kuwukomeza
ndetse akajyano mu ishuri ryawo.

FRERE Manu afite imyaka 24 y’amavuko yavukiye mu Rwanda mucyahoze ar’intara ya Gisenyi
Yarangije
amashuri yisumbuye mu mwaka 2008 yize mu ishami ry’ indimi
n’ubuvanganzo. mu mwaka wa 2009 nibwo yatangiye kaminuza mu ishamyi
ry’itangazamakuru ubu akaba yiga mu gihugu cya Congo mu mwaka wa 2.

Uyu mwuga yawutangiye mu mwaka wa 2008
akirangiza amashuri yisumbuye yatojwe nuwaruhagarariye byagateganyo
radio y’abaturage ivugira mu karere ka Rubavu Bwana TWAGIRA MUNGU
Charles ubu akaba ari umuyobozi wa radiyo Isangano ikorera i Karongi.

FRERE Manu ubu akaba ari umunyamakuru
w’umukorera bushake kuri Radiyo na Televiziyo” MISHAPI VOICE” ikorera mu
igihugu cya Congo mu mujyi wa Goma . gusa ngo ntaratangira gukora nkuko
bikwiye kuko hari byinshi agitegereje k’ubuyobozi wayo, kugirango
atangire ntanzitizi.

 

 

Uyumusore kandi akaba akorera ibinyamakuru byandika k’urubuga rwa internet: www.Isange.com   , agakiza.org na Jesus.rw

FRERE Manu , atanga ibiganiro kuri
Radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rubavu (RC Rubavu) harimo
ikiganiro HIMBAZA gitambuka buri cyumweru saa 6hoo kugeza saa 8h30 
,ikiganiro IKIRORI gitambuka buri wa gatanu saa 19h kugeza saa 24h hamwe
na mugenzi we Didy. akaba ariwe munyamakuru kugeza ubu dufite watangiye uyu
mwuga akiri muto ngo arawukunda kandi yifuza kuwukomeza.

Nkuko yabidutangarije ngo intego ye ni
ukwimakaza umuco nyarwanda,akora akazi neza kandi yubahiriza amategeko
agenga umwuga, aharanira guteza imbere umuziki nyarwanda
mukumenyekanisha abahanzi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

 

Kanyamibwa Patrick

Dominic Nic ni umuhanzi w’umusore wahisemo kuba umuririmbyi akaba
n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana. Amazina ye yose ni Dominic Nic
ASHIMWE, afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, ni umusore w’imibiri
yombi, ibara ry’umweru ni rimwe mu mabara akunda kurusha ayandi,

Ku
itariki ya 10/12/1986 nibwo Dominic Nic yageze kuriyi si dutuye avukira
ahahoze hitwa mu ntara ya Gisenyi ubu hitwa mu ntara y’I burengerazuba,
ni umwana wa mbere mu muryango w’abana 6. Papa we umubyara yitwa
Mbonigaba Anselme naho mama we yitwa Kamashyuza Veronique. Nyamara uyu
musore ntiyakomeje kugira amahirwe yo kugumana na papa we kuko mu mwaka
wa 1998 yaje kwitaba Imana azize uburwayi, Nic asigaranye mama we hamwe
n’abavandimwe be 5.

Igihembo cya Salax Awards 2010 aherutse kwegukana mu kiciro cya gospel

 

Ku myaka 4 gusa nibwo yatangiye amashuri y’inshuke, nyuma yaho mu
mwaka wa 1992 nibwo Dominic Nic yatangiye amashuri abanza mu kigo cyitwa
Gacuba/II, nyuma yo gutsinda ikizamini gisoza amashuri abanza, Dominic
Nic yakomeje amashuri yisumbuye mu kigo cya “ESSA/Gisenyi” akomeza no
muri “Collège Inyemeramihigo” aho niho yakuye impamya-bumenyi y’amashuri
yisumbuye A2 mu ishami ry’ubumenyamuntu (Sciences Humaines).

Ku
myaka 8 gusa nibwo Dominic Nic yatangiye aririmba mu rusengero ruri muri
iriya ntara avukamo rwitwa Bethel rubarizwa mu itorero rya ADEPR
(Association Des Eglises Pentecote du Rwanda) muri chorale y’abana bato
yitwa Chorale Tumaini, aha mu bwana bwe akaba yarakunze kumva abahanzi
b’ibyamamare kw’isi nka Lucky Dube, R.Kelly, Craig David n’abandi,
buhoro buhoro akomeza azamuka ariko icyakomeje kugaragarira buri wese
haba ababyeyi be ndetse na bagenzi be mumikurire ye, nuko yakomeje
kugaragara ko afite impano koko, ku ishuri aho yize hose naho yakomeje
kujya aririmbana n’abagenzi be bigana, ayobora ama-groupe yo kuramya no
guhimbaza yo mu bigo yigamo, kugeza ubwo arangije amashuri ye mu mwaka
wa 2007.

Uyu musore yatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2009, muricyo gihe
ni bwo yagiye muri studio yitwa “ALPHANET Studio” yakoreraga mu gihugu
cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo mu mugi wa Goma, uyu ukaba
ari umugi wegeranye n’umugi wa Gisenyi aho avuka, maze akorana
n’umu-producteur utunganya umuziki witwa Frank Mastola indirimbo audio
yitwa “Inshuti nziza” ari nayo yahereyeho akora album ye yambere. Nyuma
y’iyi ndirimbo yakomeje ategura n’izindi ndirimbo arizo: Ntihinduka,
Nditabye, Ntacyadutanya, Nemerewe kwinjira, Ingoma, Ineza yaririmbanye
n’undi muhanzi w’umunyarwanda witwa Faycal Ngeruka) na Arikumwe natwe
ari nayo yitiriye iyi album ye yambere. Izi zose zashyizwe hamwe mu
mwaka wa 2010 kuri album ye yambere ayita “Arikumwe natwe”.

Uyu musore mu gihe kingana n’umwaka
umwe gusa yari amaze kwerakana ko ari umuntu utoroshye muri muzika ya
Gospel ibi bigaragarira mu bitaramo bikomeye yagiye ategura hirya no
hino nyuma yo kurangiza album ye. Tariki ya 28/03/2010 nibwo uyu musore
yakoze concert ye yambere hano mu mugi wa Kigali, ashyira ahagaragara
iyi album ye “Arikumwe natwe” nyuma yaho ku itariki 09 Nyakanga 2010
yerekeje muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (National University of Rwanda)
naho ataramira abanyeshuri bayo, nkuko byakomeje gutangazwa na benshi,
iki kikaba ari igitaramo cyo guhimbaza imana kitazibagirana muri iriya
kaminuza.

Nyuma y’icyo gitaramo Dominic Nic yatangiye
gutegura amashusho y’indirimbo ze (Clip Video), ku itariki ya 19 Ukuboza
2010 nibwo yakoze indi concert ya gatatu yo gushyira ahagaragara album
ye “Arikumwe natwe” y’amashusho, iyi ikaba ari concert yari yanyuma muzo
yari yateguye gukora kuri iyi album ye ya mbere. Iyi DVD nayo akaba
yarayise “Arikumwe natwe”. Mu njyana akunda kuririmba harimo injyana ya
R&B, Slow-R&B, n’izindi njyana cyane cyane nyafurika muri
rusange. Ibyuma bya muzika ashobora gucuranga harimo Guitar na Piano.
Ubu akaba afite album imwe ariko yitegura gutangira gukora n’indi ya
kabiri.

Mu marushanwa yitabiriye harimo n’ibihembo yagiye
yegukana nk’umuhanzi wa Gospel, aha twavuga igihembo yahawe ku itariki
ya 26/08/2010 na Moriah Entertainment Groupe hano mu mugi wa Kigali
cy’uko album ye “Arikumwe antwe” yabaye iyambere mu kwezi kwa 7.

Iyi ni ceritificat yahawe nk’uwitabiriye amarushanwa ya Groove Awards muri Kenya

Ku
itariki ya 20/05/2011 nibwo Dominic Nic na none yegukanye ikindi
gihembo cyitwa SALAX MUSIC AWARDS nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza
Imana witwaye neza mu mwaka wa 2010, ibi bikaba ari ibihembo bitangwa na
groupe IKIREZI ihemba abahanzi baba baritwaye neza umwaka wose.Aha
kandi hari n’andi marushanwa Dominic Nic yakomeje kujya atoranywa
kwitabira twavuga nk’ayitwa Groove Awards yabereye mu gihugu cya Kenya,
n’andi yitwa East African Music Awards nayo abera muri icyo gihugu cya
Kenya aba ahuje ibihugu birenga 8 bigize akarere k’ibiyaga bigari
n’ayandi menshi.

Iyo uganiriye na Dominic Nic akubwira ko
afite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye haba mu Rwanda ndetse no ku isi
yose akabasha kubwira abantu bose inkuru nziza y’uko Imana ari urukundo.

source: isange.com

1.Kwinjira byari ubuntu,ibi byatangaje benshi kuko batiyumvishaga uburyo igitaramo nk’iki cyakwinjiriza ubuntu.

2. Ku isaha ya saa 14h00 icyumba cyagombaga kubeamo igitaramo cyasaga nk’aho cyamaze kuzura.Kubera ubwinshi bw’abantu bari bazindutse,byabaye ngombwa ko abantu binjizwa mbere y’isaha yari yatangajwe kubera kwirinda imvururu ndetse n’icyemezo cya Hotel cyari guhagarika igitaramo kubera umuvundo.

 

Abantu bari benshi..

3.Igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane basaga 3500 kandi salle ubwayo isanzwe yakira abantu 2000,ibi bikaba byatumye benshi bahagera bagahitamo kwisubirira mu rugo ,ndetse hakaba hari n’abandi batari bake bagombaga kuza ariko nyuma yo kumva ko abantu babaye benshi bagahitamo kubireka!

4.Abantu bose bakomeye muri Gospel mu nzego zitandukanye bahahuriye!

5.Igitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa 15h00 ,ariko kubera impamvu zatunguranye ,cyatangiye ahagana ku isaha ya saa 17h00.

6.Kubera ikibazo cy’ubwinshi bw’abantu bahageze kare,byatumye abatari bagenewe kwicara muri VIP(ahari hagenewe abafite invitation gusa) hicarwa n’abatazifite ,ibi bikaba byaje gukomerera abashinzwe protocol kuko byabaye ngombwa ko babahagurutsa bigoranye!

7.Kwinjira kuri stage kwa Liliane Kabaganza byatangaje benshi kuko yabanjirijwe n’itsinda rinini ry’abaririmbyi bari bitwaje urumuli,maze nawe aza abakurikiye mu myambarire yarangaje benshi!

 8.Liliane Kabaganza yaririmbanye na Gaby Kamanzi ndetse na Dominic Nic mu ndirimbo ye yise “Ubuzima” maze si ukugaragaza ubuhanga……

 9.Liliane Kabaganza yatanze ubuhamya asobanura inkomoko y’indirimbo ze ,aha akaba yavuze ko zagiye zikomoka ku buzima butamworoheye bwo kuba yaragiye yibaruka abana be bimugoye,akaba kandi yanaririmbanye n’umukobwa we w’imfura maze si ukurirra bose ikiniga kirabica….


Ikiniga cyari cyose....

10.Liliane Kabaganza yahamagaye umugabo we benshi batari bazi,maze aza imbere amuhamagaye ati”Cheri ,ngwino hano imbere”aramushimira maze nyuma amusoma ku itama!


Yashimiye umugabo we ,anamusoma ku itama!!

 11.Umuhanzi Jean Paul Samputu yatangaje abantu benshi kuko batari basanzwe bamubona kuri stage za Gospel hano mu Rwanda,dore ko yari amaze imyaka itari mike aba hanze yarwo.Yinjiye kuri stage aririmba indirimbo yise “Karibu Mungu Wangu”Akaba yanaguze CD ya Liliane Kabaganza 500.000Frw akurikiye Apostre Masasu nawe wari wayitanze.

 

Umuhanzi Jean Paul Samputu yaguze CD....

12.Apostre Josua Masasu yigishije abantu gukorera Imana ariko bakarekura n’amafranga kuko nayo aba akenewe.Aha akana kamwe kaje imbere ubwo bitangishaga gafata CD yari ifite decoration maze karayitwara,nawe aragakurikira agira ati”Nyereka Mama wawe aho ari maze ahite ayigura 50.000Frw”Amaherezo ako kana kaje kugera aho nyina yari yicaye maze Apostre Masasu ati “Urayatanze rero!”

Aka kana kari kamaze kuzana CD kayivanye imbere maze Masasu aragakurikira...

 13.Mu gihe bitangishaga kandi ,Apostre Masasu yagize ati”Abatanga Mirongo itanu bari he?”Maze haguhagurukira umukobwa aza imbere yitwaje IGICERI cy’amafranga 50 y’u Rwanda agigereza Apostre Masasu,maze si ugutangara arumirwa.Uwo Mukobwa yasubijwe aho yari yicaye maze abari aho si uguseka barumirwa!

 

Apostre Masasu ubwo yitangishaga...

14.Umunyamakuru Rukundo Fils ukora kuri Radio Umucyo ,yagaragaye ari kumwe n’umukobwa w’umuzungu,benshi mu bari aho bakaba babarangariye cyane!

 

Umunyamakuru Rukundo Fils ari kumwe n’umuzungukazi ,barangaje benshi....

15.Umuhanzi Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitari bakab bagaragaye muri iki gitaramo ,ubwo bari baje kureba Liliane Kabaganza,mu gutaha ,umuhanzi Mani Martin akaba yishimiye uburyo ki yakiriwe.

 

Umuhanzi Mani Martin yishimiye uko concert yagenze n’uburyo yakiriwe...

16.Nyuma y’igitaramo gato umuhanzi Patrick Nyamitari yibasiwe n’itsinda ritari rito ry’abanyamakuru maze si ukumuhata ibibazo….

 

Patrick Nyamitari yaje guhatwa ibibazo n’abanyamakuru...

17.Byari byitezwe ko Liliane Kabaganza aririmba indirimbo nyinshi ariko byagaragaye ko yaririmbye indirimbo 5 gusa kubera ikibazo cy’amasahabari bahawe.

18.Iki gitaramo cyateguwe kandi cyari gihuriwemo ku nshuro ya mbere n’abantu bafite ama companies azwi muri Gospel ,ubundi bakaba batari basanzwe bahuriza hamwe imbaraga!Iki rero nicyo gitaramo cyabashije guhuza ayo ma Companies.

 19.Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi 5 gusa ,akaba ari bo bafashije Liliane.Byari bimenyerewe ko iyo umuhanzi afite igitaramo nk’iki cyo ku rwego rwo hejuru byibuze abahanzi bake atumira ari nak 12!!

 20.Kubera umubare munini w’abafataga amafoto bageraga kuri 20,protocol yahahuriye n’uruvagusenya kuko buri kanya wasangaga irwana nakavuyo k’abantu benshi birundaga imbere ya stage kandi bakahamara umwanya muremure bafotora,ibi bikaba byinubirwaga n’abari bakurikiye igitaramo.

Photo : Isange Group & Cyril Ndegeya -igihe.com

Isange Group

Mu kiganiro Himbaza gitambuka kuri radio y’abaturage ivugira mu karere ka Rubavu intara y’Iburengerazuba, kiyobowe n’abanyamakuru THEODORE Magarambe na FRERE Manu Alexis DUSABE yagize icyo abwira abatuye iyi ntara.

Mwatangira mutwibwira?

Nitwa Alexis Dusabe ndubatse mfite umugore n’abana, nsengera mu itorero ry’ADEPR Nyarugenge ndirimba muri Hoziana nkaba n’umuhanzi.

Alexis iyo ubona abantu bagukunda benshi bashaka kugukoraho abandi bashaka kukumva wowe ubyakira ute?

Nshima Imana kuko mbona hari icyo Imana yashize muri njye.

Dusabe watubwira intabwe muzika yawe igezeho?

Yego ngeze kuri Abum ya kabiri izasohoka vuba aha.

Kuki udakora amashusho?

Icyo ni ikibazo cyiza, Yes ndagirango nzakore ibintu byiza niyo mpamvu ntinda kuko ndacyashaka uburyo nazakora ama Video meza kandi bidatinze k’uburyo bugezweho.

Alexis iyo ubona bagenzi bawe bafata inzira bakerura kumugaragaro ko baretse indirimbo zihimbaza Imana wowe ubyumva ute?

Biragoye kubivugaho cyane kuko abo babikora buri wese aba afite Impamvu ze bwite , ariko njye birambabaza kandi bikantera kubasengera cyane.

Dusabe mwatubwira ubuhamya bwanyu?

Bon , ubuhamya bwo ni burebure kandi igihe dufite ntabwo gihagije nzagaru kavuba i Rubavu mbabwire uburyo Imana igira neza.

Niba Atari ibanga mwatubwira imirimo mukora mu buzima busanzwe?

Nkorera umuryango w’ubwishingizi CORAR ikorera mu mujyi wa Kigali.

Alexis murateganya gukora bikorwa ki hamwe na muzika yawe mu bihe biri imbere?

Nakoze ibitaramo byinshi kandi ndacyakomeza kuko intego yanjye yambere ni ukuvuga ubutumwa bwiza ku isi yose ikindi ubu ndimo ndategura Album ya kabiri ndetse ndimo ndareba buryo ki nazakora amashusho meza mu minsi irimbere.

Murakoze!

FRERE Manu i Rubavu.

Umuhanzi Eddie Mico niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu bahanzi barimba indirimbo zihimbaza Imana bo mu Rwanda mu marushanwa ya Groove Awards yaberaga muri Kenya mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 2012.

Amakuru dukesha urubuga ruvuga rwibanda ku makuru y’abahanzi ba Gospel mu Rwanda, Moriah-Entertainment.com , avuga ko uyu muhanzi watsinze yari yarabanje kugaragaza impungenge mu kwitabira aya marushanwa.

Uru rubuga ruvuga ko uyu muhanzi akimara guhamagarwa ko atorewe kuba umuhanzi w’umwaka mu Rwanda yahise asabwa n’ibyishimo nuko ahobera mugenzi we Aline Gahongayire agira ati :”Sindi kwiyumvisha neza ibiri kubera hano aka kanya.”
Umuhanzi Eddie Mico

Eddie Mico watsindiye kuba umuhanzi w’umwaka ni umwe mu bahanzi bazamutse vuba mu baririmba Gospel. Yahanganaga n’abahanzi basanzwe bakomeye mu Rwanda nka Dominic Nic, Aline Gahongayire, Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, hamwe n’itsinda rizwi cyane mu Rwanda mu njyana ya Rock yitwa Beautiful Ashes.

Uyu muhanzi, wiga mu cyiciro cya Kabiri (Bachelors) mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki ‘SFB’, avuga ko impano ye ayikomora mu muryango w’abahanzi aho agira ati :”Mvuka mu muryango w’abahanzi, sogokuru yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’ucuranga gitari.”

Ni ku nshuro ya Gatatu Rwanda rujya guhatanira aya marushanwa ya Groove Awards. Ku nshuro ya mbere (mu 2010) yegukanywe na The Sisters (igizwe na Gaby, Aline Gahongayire, Phanny na Tonzi), ku nshuro ya kabiri (mu 2011) yatwawe na Blessed Sisters none ku nshuro ya gatatu yegukanywe na Eddie Mico.

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya 7, (guhera mu 2004). Bamwe mu bahanzi bahembwe ibihembo bikomeye uyu mwaka, ni Eko Dydda na Emmy Kosgey bahawe ibihembo by’abahanzi b’umwaka (umugabo n’umugore) hamwe na Adawnage Band bahawe igihembo cy’itsinda ry’umwaka.

Aya marushanwa ategurwa na Kampani ya Mo Sound Entertainment yacaga imbonankubone kuri Televiziyo ya KTN (yo muri Kenya) yatewe inkunga na Safaricom (yamamaza Skiza).
Kuva mu 2004, abahanzi barenga igihumbi bagiye bahamagarwa muri aya marushanwa. Abarenga ijana na mirongo itanu (150) bahawe igihembo cya Groove Awards bashimirwa impano yabo ya Gospel.

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza
Imana Dominic Nic aratangaza ko akoresha amahirwe akunda kubona yo
gutumirwa mu bigo by’amashuri bitandukanye akabashyira ubutumwa bwe
aririmba kandi anabafasha kwiyubaka mu gakiza no mubuzima busanzwe.

Dominic Nic aganira na IGIHE.com ati :” nkunze kugira amahirwe yo
gutumirwa n’abanyeshuri mu birori byo gusezera kuri bagenzi babo baba
bariganye ku bigo bitandukanye kandi ndabyishimira kuko bituma mbasha
kugeza ku rubyiruko ubutumwa ntanga mu ndirimbo bitangoye cyane.

Iyo ngiyeyo mbakangurira kwiga, gukora no gushaka ubwenge ariko kandi
nkabasaba ko babanza gushaka ubwami bw’Imana ibindi bazabyongererwa”.

Dominic umaze kwegukana ibihembo bitandukanye nk’umuhanzi uririmba
indirimbo ziririmbirwa Imana witwaye neza, ngo n’ubwo icyo aherutse
kwegukana mu gihugu cya Kenya mu bihembo bya East Africa Music Awards
kitagenze uko byagombaga kugenda kuko abahanzi begukanye ibihembo muri
aya marushanwa batarashyikirizwa ibahasha iherekeza igikombe.

Nic ati :” Ku giti cyanjye nta kibazo kuko n’ibyo badukoreye
byaranyuze kuko batwitayeho, baratwubaha, badufata neza, nabashije
kuririmba mu gihe hari abahanzi benshi bifuzaga kuba baririmbira muri
iriya nzu ariko ntibabona ayo mahirwe kandi abari babiteguye bagerageza
kutuvugisha bakadusaba gukomeza kwihangana, ko bizatungana ngo byatewe
n’uko ari ubwa mbere bari batanze ibi bihembo habayemo guhuzagurika”.

Dominic Nic asanga hari imitekerereze Abanyarwanda bari bakwiye
kwikuramo ntibajye bishyiramo ko umuntu wese umaze kumenyekana mu
ndiririmbo ziririmbirwa Imana (gospel) agomba kubivamo.

Yaboneyeho no gutangariza abakunzi b’indirimboze n’Abamuzika muri
rusange ko akomeje kubategurira indirimbo nyinshi zitandukanye kandi
nziza.

source: igihe.com

Umuhanzi umaze kuba icyamamare muri muzika Dominic Nic mu ijoro ry’uyu wagatanu ushize yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakakorera Radio y’abaturage ivugira mu karere ka Rubavu.

Aha Domini Nic yabwiye abakunzi be by’umwihariko abavandimwe be dore ko ari ku ivuko gahunda afite nyuma yaho, Imana imaze kumuzamura mu intera ishimishije irimo guhabwa ibikombe by’amashimwe bitandukanye ndetse nokuririmba mu bitaramo byinshi hirya no hino mu Gihugu.

Dominic Nic yabajijwe impamvu ataza mukarere ka Rubavu ngo ataramire ab’iwabo.

Ati: kutaza aho si uko ntabatekereza ahubwo ndifuza gutegura ibintu byiza igitaramo gikomeye bityo nkazabasha kubashimisha uko Imana izadushoboza.

 Ngo uretse igitaramo mu ijambo rye Dominic yabwiye abari bamuteze yombi ko kenshi aza mu ntara gusura ababyeyi ndetse n’abavandimwe bityo akabasha kuramukanya nabo.

Dominic hari icyo yabajijwe ku inkuru imaze igihe ivugwa aha mu karere ka Rubavu ko kuza mu intara yatumiwe bisaba gutegerwa indege!

Ati: Ndabivuga mu izina ryanjye no mu izina ry’Imana ko ibyo ari ibinyoma. Ayo makuru yangezeho ndayumva ndababara cyane yewe cyane kubona abantu bashobora kumpimbira ibinyoma.

Gusa reka mbivuge mu ncamake kubw’impamvu zo kurinda umutekano wanjye ntabwo mvuga abaribo ariko aho mu mujyi hari igiterane cy’abanyeshuri basoza umwaka wa mashuri 2011 barantumira, mbabwira ko bitakunda kubera impamvu z’akazi kenshi dufite ndetse n’abacuranzi banjye ntibari kuboneka kuri iyo tariki ariko kuko bo bumvaga ko ngomba kuza ntakabuza ntibabyakira baherako bavuga amagambo menshi bashaka harimo no kumbeshyera ngo nabasabye kumfatira indege!

Rwose byarambabaje kuko inkuru yarasakaye gusa Imana ishimwe ko impaye umwanya wo kubivuga nyabuneka abanyumva ni mumfashe mu mbwirire n’abandi babyumvise ko ari ibinyoma muraba mugize neza cyane!

Dominic yabajijwe icyo we atekereza mu kuririmba izindi ndirimbo nyuma yaho bagenz ibe Mani Martin na Nyamitari beruye k’umugaragaro bakaririmba ubundi butumwa

Ati: njye umurongo wanjye ni ukuririmba Gospel kugeza igihe nzapfira.Gusa ntacyo navuga kuri bagenzi banjye muvuze kuko burya buri wese agira gahunda ze njye rero ni Gospel

Muri gahunda zuyu muhanzi harimo urugendo ategura hatagize igihinduka mu Ukuboza k’uyumwaka Dominic Nic azajya kuririmba muri isiraheri k’ubutumire bw’abantu baho.

Iki kiganiro cyari kiyobowe n’abanyamakuru: Habimana Dieudonne kuri Micro yambere FRERE Manu kuri micro ya kabiri na Seno kuri Micro ya Gatatu. Ikiganiro ni Ikirori Week end ishyushye kuri RC Rubavu.

 

 Written by FRERE Manu

Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoranye na mugenzi we Appolinaire mu mujyi wa Bujumbura i Burundi ubu aritegura kwerekeza mu Bururigi.

Umuhanzi akaba n’umuyobozi wa radiyo Umucyo uzwi cyane mu injyana ya Raggaton Maurice mu ikiganiro gito twagiranye nawe yagize icyo adutangariza:

Nibyo koko mvuye I Bujumbura aha vuba nakoranye igitaramo na Appolinaire bakunze indirimbo zanjye cyane iyitwa Africa ngufitiye inzozi n’izindi.

Rero ubuturitegura kujya mu bubirigi nzajyana na Appolinaire si kera mu kwa cumi nabiri kuri noheri ni igitaramo cyateguwe n’abantu baho gusa twitegura ko ahari imbaraga z’Imana kandi zizakora kuri uwo munsi. Iby’imyiteguro byo ntagishya, uko ntashye mvuye mu kazi mfata gitari nubwo ntarayimenya cyane nka repetera mu rugo gusa ngira ngo nzategura iminsi itari myinshi nabyo kuko umwanya wacu uba udahagije maze nkore repetition kugira ngo nzakore ibintu byiza cyane mpageze kandi nizeye neza ko hari icyo Imana izakora.

Mu gusoza iyi nkuru twababwirako uyumuhanzi ashobora gukomereza muri America gusa ntituramenya neza gahunda zizaba zimujyanye yo tukaba tuzamwegera akagira icyo abitubwiraho.

 

FRERE Manu i Rubavu

Umuhanzikazi Keza Clemy niwe
wenyine ubasha kuririmba injyana ya HIPHOP mu buryo bw’umwuga mu bahanzi
b’igitsinagore bari muri Gospel muri iki gihe. Yinjiye muri Gospel mu
minsi mike ishize avuga ko yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo
zisanzwe ariko akaba yaraje kuyivamo ngo kubera ibibazo byo kuba
yarariganijwe n’aba producers batunganya amashusho y’indirimbo, ibi
bikaba byaramubabaje maze yifuza guhindura ubuhanzi bwe, niko gukorera
Imana abinyujije mu njyana ye ya HIPHOP idasanzwe imenyerewe muri gospel
nyarwanda.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na isange.com, yayitangarije ikibazo
yahuye nacyo ubwo yari akigera muri Gospel. Keza Clemy yatangaje ko
yababajwe cyane n’uburyo umuhanzi Assa yamuriganyije indirimbo ye, avuga
ko ubwo bahuraga bwa mbere atamuzi (Assa) yifuje ko bakorana indirimbo,
niko kugana muri Bridge Records Studio aho bakorewe na producer Junior
indirimbo bise "Ntabwo wibagiranye".

Byose arabivuga...

Mu gukora iyi ndirimbo, bayihimbiye hamwe, banumvikana ko izitwa
iyabo bose. Nyamara ubwo bayikoraga,uyu muhanzikazi utari usanzwe azi
uburyo ibintu bikorwa muri gospel, ngo yasabye Assa ko yabanza kuririmba
ahabanza mu ndirimbo (introduction) ariko Assa aza kumwumvisha ko muri
Gospel bitemewe ahubwo ko byaba byiza aririmbye agace gato ka nyuma
k’iyi ndirimbo.Niko kumwemerera maze Assa yiririmbira indirimbo yose
nyuma birangiye Keza Clemy aza kwishyura producer junior amafaranga
angana na 40.000Frw.

Nk’uko byakomeje bitangazwa na Keza Clemy, ngo nyuma y’iminsi mike
yaje gutungurwa n’uyu musore Assa ngo ubwo yandikishaga kuma website
avuga ko indirimbo ari iye ku giti cye ariko ko Clemy yaje kumufasha
bisanzwe.

Assa yaje gusabwa na Keza ko yahindura ibyo yatangaje amwizeza ko
bikorwa vuba ngo kuko byakoze atabizi, ariko ngo kugeza mangingo aya
Assa akaba atarakosora ibyo asabwa na Clemy kugira ngo umwuka ube mwiza
ahubwo akaba akomeje kwihutira kujyana iyi ndirimbo hirya no hino ku
maradio atandukanye ndetse no ku mbuga za internet ayiyitirira ubwe.

Keza Clemy asaba ko iyi ndirimbo yahagarikwa burundu aho yaba
yarashyizwe hose aho kugirango Assa akomeze kuyiyitirira kandi atari
iye, avuga kandi ko nibitubahirizwa yiteguye gutanga ikirego mu nzego
zose zishobora kuba zakemura iki kibazo cyane ko anafite ibimenyetso
bifatika kuko asanga yarariganijwe bikomeye cyane n’uyu musore Assa.

Assa we abivugaho iki ?

Mu kiganiro isange.com yagiranye na Assa ku murongo wa Telefoni
yatangaje ko amakosa koko yakozwe ariko ko yaba yaraturutse ku wakoze
indirimbo ndetse n’abanditse inkuru ye ku ma website ngo kuko bayanditse
biyongereramo ibyo atabasabye. Bamwe mu bahanzi b’inshuti za Assa
babashije kuganira na isange.com kuri iki kibazo bo batangaje ko kuri bo
atari ikintu gitangaje kumva ko Assa yakwiyitirira igihangano kitari
icye.

Iki kibazo kandi cyigeze kuba kandi hagati y’umuhanzi Bugingo Ndanga
Patrick bakunda kwita Pastor P na Nelson Mucyo, ubwo Pastor P
yasubiragamo indirimbo ya Nelson Mucyo yitwa "Ndaje mu Bwiza bwawe"
atabiherewe uburenganzira na nyirayo, maze ihagarikwa ku bitangazamakuru
byose yari yohererejweho.

isange.com

Nyuma ya Salax Awards kugeza ubu ari ifatwa nkaho ariyo Awards y’imyidagaduro muri rusange ikomeye dufite mu Rwanda, na Umucyo Gospel Awards ihemba amakorali, hari gutegurwa indi Awards izaba uyu mwaka wa 2012, iyi ikaba yiswe Golden Gospel Awards, icyi gikorwa cyikaba cyiri gutegurwa na Mimonisa Group.
Gushima no guhemba abantu baba bitwaye neza muri gospel yo mu Rwanda, ni kimwe mubyerekana ko ibintu by’Imana bifitiwe ishyaka n’abantu kandi abantu benshi bashakako habaho iterambere. Ibikorwa nkibi bituma abaririmbyi baririmbira Imana n’abandi bose bakora muri icyo cyiciro bakomeza kugira agaciro no gutera imbere mu byo bakora.

Amavu na mavuko ya Mimonisa Group

Mimonisa Group yavuye kuri Mimonisa Business Group, sosiyete yatangiye m’ukwezi kwa munani muw’2011 itangizwa na Bandora Rugangazi Moise, Mimonisa bikaba bituruka ku nshinga yo mu rurimi rw’ilingala “Kumimonisa” aribyo bivuga mu kinyarwanda kwiyerekana, naho mimonisa byo bikaba bivuga iyerekane.

Mimonisa yangiranye ifite intego yo kuzamura abahanzi ba Gospel no gushaka uburyo bazamuka bakava mu rwego barimo bigaragara ko badahabwa agaciro n’inzego nyinshi nko kubona hari n’abatunzwe n’ibihangano byabo nyamara banyirabyo bo bagasigara ari ba bandi. Nicyo gituma Mimonisa yashinze Studio itunganya amajwi n’amashusho mu wego rwabazamura kandi byose bigakorwa ku giciro cyiza kandi mu bwumvikane. Nkuko Bwana Moise yabidutangarije, zimwe mu ntego za Mimonisa Business Group harimo gukorera abahanzi indirimbo (studio babakorera amajwi, ama clip n’izindi service zijyanye na byo), kubamenyesha kandi bakabakorera Cover Designer, na Multiplication ku buryo umuhanzi bamuha igihangano cyuzuye. Mimonisa itegurira abahanzi amahuriro ndetse n’amahugurwa hamwe na ma concert ndetse ikabagurishiriza ibihangano byabo kubufatanye na nyir’ubwite (umuhanzi), kandi ngo barateganya gufunguza iduka ricuruza gusa ibihangano by’abahanzi mu mugi wa Kigali. Moise yakomeje adutangariza ko mu mwaka utaha wa 2012 bifuza cyane gukorera mu byaro kuko naho hari impano zo kuririmba no kurwanya piratage bafatanyije nizindi nzego bireba.

Bimwe mubihangano babashije gukora kugeza ubu harimo indirimbo za Korari Beatitude ya EPR Remera, Korari Intumwa za Yesu EPR inyanza/Butare, Korari Bethel yo muri Hope Restauration kacyiru, Groupe Inkuge, Korari Basaseli, Mugaborigira Gamalier, Gallyna Sebatakale na Bora Emma.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Bandora Moise akaba yavuzeko umuryango MIMONISA uri gutegura igikorwa cyo guhemba abahanzi ndetse n’abandi bakozi b’Imana b’indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2012. Ibi bikaba bizajyana no kugaragaza isura nziza y’umuhanzi uririmbira Imana ndetse no ku mushyigikira. Ii shimwe rikaba ryiswe “Golden Gospel Awards” bidahindutse rikazaba mu mpera z’ukwezi kwa munani. Ubu igikorwa cyo kuvugana n’abaterankunga n’abandi bafatanyabikorwa cyaratangiye kandi kigeze kure. “Abantu benshi bajya babazwa nuko hari abahanzi bafata icyemezo cyo guhagarika cyangwa kuvanga gospel music n’ubuhanzi busanzwe, nyamara akenshi biterwa nuko ntagushigikira mo gutera inkunga aba bahanzi bacu” ayo ni amagambo ya Bandora. Umuryango MIMONISA uje gufatanya n’amatorero hamwe nandi ma kampani ndetse n’abantu bose bakorera muri icyi kiciro cya gospel, mu kuzamura agaciro k’umuhanzi uririmbira Imana nk’uko twabitangajwe n’ushinzwe iyamamaza bikorwa (marketing) muri iki gikorwa ariwe Bwana Ngendahimana Jean Chris.

Ibihembo bya Golden Gospel Awards biteganijwe ko hazahembwa abahanzi n’abakozi b’Imana bari mu byiciro byinshi bitandukanye harimo Korali yitwaye neza (Best Gospel choir), Itsinda ryitwaye neza muri gospel (Best gospel groupe), Umuhanzi wahize abandi mu njyana ya R&B muri gospel( R&B best gospel singer), Umuhanzi wahize abandi mujyana ny’Afurika (Best afro bit gospel singer), Umuhanzi wahize abandi muguteza imbere gospel(Best gospel promoter), Umuvugabutumwa ukunzwe kurusha abandi(Popular evangelical pastor or father), Umuhanzi ukizamuka muri Gospel(Best upcoming gospel artist), Best gospel producer, Umuhanzi w’umugabo muri gospel w’umwaka(Best male singer of the year), Umuhanzi w’umugore muri gospel w’umwaka (Best female singer) ndetse n’Umuhanzi wigaragaje muri gospel mu njyana ya Hip hope Hip (hope gospel singer).

Reka tubamenyeshe ko tuzakomeza kubakurikiranira ibyibi bihembo biri gutegurwa muri gospel doreko hari nandi makuru avuga ko hari n’ibindi bihembo bigendanye n’ibintu by’Imana (Gospel Awards) biri guitegurwa n’abantu besnhi batandukanye harimo n’amakampani yandi asanzwe akorera murcyo kiciro. Umwe mubagize Mimonisa Group basanzwe bazwi kandi bamenyerewe muri gospel yo mu Rwanda akaba ari Pasiteri Rutayisire Antoine.


Don Moen yavutse kuwa 29 Kamena 1950 i Minneapolis, Minnesota muri America. Don Moen ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimo, umupasiteri ndetse akaba na producer w’indirimbo za gikristo zihimbaza Imana.

Urubuga rwa interineti Wikipedia dukesha iyi nkuru, ruvuga ko mbere y’uko Moen yinjira mu muziki, yabanje kwiga muri Oral Roberts University , aho yatangiye kuririmbira Terry Law Ministries
mu gihe cy’imyaka 10. Yashyize ahagaragara album 11, harimo n’iyitiriwe
izina rye yasohotse mu 1992. Indirimbo ze zakunzwe n’abantu
batandukanye, ariko zinagurishwa hirya no hino ku isi.

Moen yakoreye integrity media mu gihe cy’imyaka isaga 20, aho
yakoraga nk’umuhanzi kandi akanayobora iyi Company. Yafashije mu bintu
byinshi bijyanye no gutunganya umuziki.Yaje kuva muri Integrity Media
muri 2008 , aho yatangiye imikorere mishya.Don Moen yaje gushyira
ahagaragara company shya yamugejeje kuri byinshi , birimo n’amaradiyo
yumvikana kuri interneti muri 2009. Moen yaje guhabwa igihembo cyiswe Dove Award , kubw’indirimbo ye God with Us , hiyongeraho no kuba iyi ndirimbo yaratoranijwe guhatana n’izindi mu marushanwa inshuro zisaga 9.

Moen kandi yamenyekanye nk’umwanditsi w’indirimbo, aho yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka Claire CloningerPaul Overstreet, Martin J. Nystrom, Randy RothwellRon Kenoly, Bob Fitts, Debbye GraafsmaPaul Baloche, Tom Brook ndetse n’abandi. Yaje ndetse no gukorana n’abaririmbyi bagaragaweho n’impano nka Abraham LaborielAlex AcunaPaul Jackson, Jr. ndetse na Carl Albrecht.

Moen yagize ibihe byiza mu muziki we, Album yakoraga zaragurishijwe ku bwinshi zirimo album for Hosanna! MusicGive Thanks ndetse n’izindi yaririmbye mu cy’Espanyolo nka En Tu Presencia na Trono De Gracia. Uyu mugabo yagiriye ingendo nyinshi hirya no hino ku isi nko muri Aziya , ari nako ahakorera indirimbo.

God
Will Make a Way: Ni imwe mu ndirimbo z’uyu mugabo zakunzwe cyane kandi
ziramamara. Iyi ndirimbo yasohotse 2003, yaje gukurikirwa n’izindi
ndirimbo
19.N’ubwo yaririmbaga ,ariko ntiyibagiwe umuryango
we, aho yaririmbiye umwana we n’umugabo we mu gihe bari bapfushije
umuhungu wabo, abandi bana babo batatu bagakomerekera mumpanuka.

source: isange.com

Rose Muhando ni umwe mubaririmbyi b’abagore muri kano karere baririmba neza kandi bagakora umurimo bahamagariwe uko bikwiye.

Rose Muhando yamenyekanye kukazina ka
Madona , yavutse mu 1976, avukira mu gace ka Dumila, mu karere ka
Kilosa, Morogoro muri Tanzania. Ni umuhanzi w’icyamamare mu kuririmba
indirimbo zaririmbiwe Imana, zikunze kumvikana mu rurimi rw’igiswahili,
ari narwo rurimi abenshi bakunze gukoreshwa muri Afurika
y’iburasirazuba.

Inkuru dukesha urubuga rwa interineti museke.com, ruvugako Muhando
ari umubyeyi w’abana batatu. Uyu mugore avugako ku myaka icyenda,
yatangiye kwiyumvamo kwakira Yesu Kristo mu buzima bwe. Yaje gufatwa
n’uburwayi mu gihe cy’imyaka itatu, ababazwa cyane. Ibi byatumye aza
guhindura idini, ava mu basilamu niko kuyoboka inzira y’ubu kirisitu.
Umwuga wo kuririmbira Imana byeruye yawutangiriye nk’umwarimu muri
choral ya mutagatifu (St.) Mary mu idini y’Abangilikani rya Chimuli,
ribarizwa mu ntara ya Dodoma, n’ubwo atariho yatangiriye urugendo rujya
mu ijuru..

Muhando yavutse ari umusilamu. Yaje kuba
umukristo ubwo yamaraga kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo
bwe, ubwo yari amaze imyaka myinshi yarazahajwe n’uburwayi. Umuziki we
yawutangiriye muri Mamajusi Anglican Choir, yanaje gutuma avamo umuhanzi
w’icyamamare. Ari kumwe n’iyi choral, bashyize ahagaragara indirimbo
nka "Hey-Hallelujah" ndetse na "Homa ya Dunia!", mbere y’uko yerekeza
Dodoma, akinjira muri choral yitwaga St. Mary. Yakunze kugaragara ari
kumwe n’abaririmbyi icumi ndetse n’ababyinnyi muri iyi choral, iri
tsinda ryaje kumenyekana nka "Kitimu-timu". Album ye ya mbere yiswe "Uwe
Macho" bishatse kuvuga ngo ube maso yashyizwe ahagaragara muri 2004.

Uyu mugore ntiyamenyekanye muri Tanzania
gusa, kuko inyinshi mu ndirimbo ze zikunze kumvikana mu bihugu bigize
Afurika y’iburasirazuba, harimo n’u Rwanda. Zimwe muri izi akaba ari
izi zikurikira: Yesu nakupenda, Kitimutimu, Mungu wangu, Nipe uvumilivu,
Mwambinie mungu, Moyo wangu, Akina Mama, Mteule uwe macho, Yerusalemu,
Nawaza mwendo, n’izindi nyinshi.

Uyu mugore, yamenyekanye mukuririmba
indirimbo zikoranye ingufu. Ni umwe mu baririmbyi bakoresha ingufu
nyinshi iyo baririmba yaba ku ruhande rwe cyangwa abo bafatanye.
Yamenyekanye by’umwihariko mu ndirimbo nka Yesu nakupenda, Nibebe ndetse
na Kiatu Kivue

isange.com

Mu gihe umuhanzi Alexis Dusabe
akomeje gutegura album ye ya kabiri izaba yitwa ’Njyana i Gologota’,
arateganya kuzayisohora mu Kinyarwanda n’Icyongereza.

Alexis Dusabe ni umuhanzi w’indirimbo ziririmbirwa Imana wamenyekanye
cyane ku ndirimbo ’Umuyoboro’ yakunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere.
Uwo muhanzi utajya unezezwa n’uko umwuga akora wo kuririmbira Imana
wafatwa nk’abandi baririmbyi kuko ngo yumva bo ari abavugabutumwa mu
ndirimbo, aratangaza ko ubu arimo gukora cyane kugira ngo arangize iyi
album ye n’ubwo kuyisohora mu ndimi ebyiri bitoroshye.

IGIHE.com yamubajije icyo avuga ku kuba hari igihe indirimbo ze cyane
cyane ’Umuyoboro’ zarigeze gukinwa cyane mu nzu z’urubyiniro abenshi
bakavuga ko yaba agiye guhita ahagarika kuririmbira Imana.

Alexis ati :” Ntabwo nigeze ngira igitekerezo cyo kuva mu ndirimbo
ziririmbirwa Imana (gospel), nta n’ubwo nigeze ntekereza ko kuba
indirimbo zanjye zakinwa mu nzu z’urubyiniro hari icyo byantwara kandi
numva nta n’icyo bimbwiye, uretse ko ntanabimenye neza”.

Mu gusoza ikiganiro kigufi twagiranye, uyu muhanzi yasabye
Abanyarwanda n’abakunzi b’ubutumwa atanga mu ndirimbo ze ko mu
iterambere barimo, muri byinshi birukaho by’ubuzima, mu biri
kuzungurukazunguruka mu isi bigenda bizunguza iyi si yacu, bakwiye
kumenya ko Kristo Yesu ari Umwami.

Kandi ngo igihe cye kizagera ubwami bwe bukagaragara bityo ibyo rero
bivuze ko abantu bari bakwiriye kubizirikana bakitegura ubwami bwe mu
buryo bwo kwihana no kumwakira hakiri kare bityo utarakira Kristo
akamwakira n’uwamwakiriye akamukomeza. Iyi album ngo izaba ije
gushimangira ubu butumwa.

source: igihe.com

Umuhanzi w’umurundi ukunzwe cyane muri kano gace Uwizeye Willy, wize School of Business Management akaba yarasengeraga kuri Eglise Vivante de Jésus Christ du Burundi i Bujumbura, akaba ariho yakuriye, ubu akaba ari kubarizwa muri Amerika, nyuma yigihe kinini abantu bari kwibaza amakuru ye, twagiranye icyiganiro gito anaduha indirimbo nshya aherutse gusohora itegura alubumu ye ari gukorera kuri uwo mugabane.

Dore icyiganiro gito twagiranye nibyo yadutangarije:

Uwizeye Willy : Shalom Brother Patrick. Amakuru y’iminsi?

Umunyamakuru : Meza wowe se?

Uwizeye Willy : N’amahoro, Jewe meze neza ubu ndimwo gutegura album izasohoka le 31

 December yitwa tuko na mungu. Nakoreye hano muri America. Ok, nagize 

 izi giswahili cane kubera eastafrican region

Umunyamakuru : Yeap ni byiza mu gusoza icyi kiganiro gito tugiranye nicyi wumva

 wabbwira abakunzi bawe nabazumva iyi ndirimbo nhsya wakoze?

Uwizeye Willy : Yego ndabwira abakunzi bange kuyumva uko ikoze. Iyi ni indirimbo

 mbarungikiye, kandi bidahindutse alubumu izasohoka izosohoka le 31

 Decembre 2011. Album izoba Yitwa “Tuko na Mungu” kandi nongeye

 kubashimira uko abakunzi bacu hamwe n’itangazamakuru mudufasha kandi

 Imana ibaje imbere ibongere n’ubundi buhinga bwa kwamamaza Ubwami

 bwayo. Murakoze ndabakunda mwese.

Patrick Kanyamibwa.

Ntamvutsa Edgard uri kubarizwa mugihugu cy’Amerika yaoshoye indirimbo nshya kandi yaricyo yadutangarije ku bijyanye n’ubuhanzi bwe. Yagize ati maze gusohora indirimbo ya mbere yitwa « Worthy of my Praise » iri mururimi rw’icyongereza numvise mpatwa gusohora indi mu kinyarwanda kugira ngo buri munyarwanda ubutumwa bwiza bumugereho.

Nibwo nafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo « Ndaje » na Producer Seba hamwe n’umu Dj witwa Dady umenyerewe cyane muri East Africa muri Studio yitwa Ameziah Production. Yakomeje agira ati : «  Yeah Studio zirahenze byo si ibanga ariko Ameziah Production yaranyorohereje dukora amasezerano nayo ku buryo bitangoye cyane kuko n’ubundi ngomba kuhakorera indirimbo nyinshi. »

Kubijyanye n’alubumu yatubwiye ko atari vuba ariko icyo Imana izamusaba gukora nicyo azakora, ngo azakomeza akore ama single buriya igihe nikigera azatoranyamo izafashije abantu azikore kuri album imwe.

Mugusoza icyi cyiganiro akaba yagize ati : « Narangiza mbabwira ko umutima wanjye wuzuye ishimwe ryinshi kubwo kugirirwa amahirwe yo gusohora ibindi mumutima nkabishyira mu ndirimbo suko hari ikindi ndusha abandi kuko hari n’abandusha kuririmba wenda bataragira amahirwe yo gusohora indirimbo…nibumve kandi batekereze kumagambo arimo ndabizi ko haricyo Imana izakora mubuzima bwabo..Imana ibahe umugisha..nkaboneraho numwanya wo gusuhuza abantu bose banzi mbabwira ko mbakumbuye, ndabasuhuza mbatashye, God bless u. »

 KANYAMIBWA Patrick

Bangamwabo Pascal umuhanzi uririmba indirirmbo zihimbaza Imana uzwi cyane mu njyana za Bluez na Jazz nyuma yaho yari yasohoye alubumu ye ya mbere yari yise « Uri hejuru ya byose » amajwi n’amashusho ubu noneho yakoze indi alubumu « Nzakomeza kukwizera » ikaba ari iya kabiri. Nkuko Bangamwabo yabidutangarije iyi alubumu iriho indirimbo esheshatu (6) arizo « Byose ni byawe », « Mubikari », « Ntumureka », « Nzakomeza kukwizera », « Uwera » na « Uwo nifuza ». Mu kiganiro gito twagiranye akaba yatubwiye ko ubu zimwe muri izi ndirimbo yazigejeje mu itangazamakuru ngo abantu batangire bazumve vubaha akaba avuga ko yifuza kuzishyira kuri youtube nabantu bakaba barashobora kuzumva ku facebook. Izi ndirimbo zikaba zaratunganyirijwe muri Studio yitwa Sound Line Production.

« Hamwe n’ibyiza kudukorera n’umuryango wange tubifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2011. Mukomeze muryoherwe nizi ndirimbo nziza ziri kuri iyi alubumu ya kabiri mbazaniye » ayo ni amagambo ya Pascal.

Mu gusoza kino kiganiro gito twagiranye akaba yatubwiyeko abona uyu mwaka ubuhanzi mubijyanye na gospel nubwo mu ntangiriro ntacyakozwe cyane ariko mu mpera z’uyu mwaka harakozwe byinshi kandi hakaba harabaye ubufatanye no gukorana neza hagati y’itangazamakuru n’abahanzi, akaba ari ikintu cyo kwishimira. Ngo mu minsi mike iyi alubumu arayishyira ku isoko uyigeneye wese abe ashobora kuyitunga.

 Kanyamibwa Patrick

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wabaye
icyamamare muri aka karere guhera mu myaka ya za 2005 kugeza magingo
aya,aratangaza ko nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu buhanzi bwe
,ubu noneho ngo yaba afitiye abakunzi be agaseke gapfundikiye.Uyu musore
twabamenyesha ko kuri ubu asigaye yibera muri leta zunze ubumwe za
Amerika.Soma ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Kwizera Ayyaba Paulin mu
minsi mike ishize.

Kwizera Ayabba Paulin : Muraho,Mu rwanda urakumbuwe cyane!

Richard Nick Ngendahayo : Ndabakumbuye bihebuje nanjye

Kwizera Ayabba Paulin : Ubu se ibikorwa muri gukora muri muzika ni ibihe umuntu yatangariza abanyarwanda?

Richard Nick Ngendahayo : Ndi kubakorera ibintu bishyashya!

Kwizera Ayabba Paulin : Murateganya ko albm murimo gukora izaba iri hanze ryari?

Richard Nick NgendahayoNdumva bikiri ibanga,nihagera muzahita muyibona!

Kwizera Ayabba PaulinIzaba yitwa gute, style muzibandaho ni iyihe?
Richard Nick Ngendahayo : Izina na style biri mu gaseke kagipfundikiye!!

Kwizera Ayabba Paulin : None iyi album izaba iri mu ruhe rurimi?

Richard Nick Ngendahayo : Hazabanza inyarwanda.

Kwizera Ayabba Paulin : Hari remix ya zimwe na zimwe za mbere wakoze?

Richard Nick Ngendahayo : Zizaza ari nshyashya gusa gusa

Kwizera Ayabba Paulin : Wow! Studio uri gukoreramo yitwa gute?

Richard Nick Ngendahayo : X-Paramount

Kwizera Ayabba Paulin : Hari ikindi wumva wabwira abanyarwanda?

Richard Nick Ngendahayo
: Ndacyari wa wundi sindahinduka, urukundo bankunda nirwo runtera
imbaraga zo gukomera no gutera njya imbere bisumbyeho. Ndabakunda
n’umutima wanjye wose, ababasha gusenga ntibagacogore kuko uyu murimo
dukora uhurirwamo na byinshi bitandukanye ariko Imana ikaneshereza
bitagoranye kubera amasengesho n’ urukundo abakunzi banjye bankunda.
Hobeeee kuri mwese, mungaye gutinda ariko sinzahera.Murakoze!

 

Imwe mu mafoto agaragara kuri Page ya Facebook...

 source/ isange.com

Ubwo yabazwaga uko yatangiye kwandika, kuririmba no gusohora indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana, Corneille Karekezi (CK) yihutiye gusubiza ko “kuva na kera yari asanzwe ahimba indirimbo ndetse aririmba mu nsengero ndetse n’amakoraniro y’abizera”. Kuri we, ngo ikidasanzwe kiriho ni ugutunganya no gusohora indirimbo ze kuri CD ngo zigere ku bantu benshi ndetse n’igitaramo cyagutse yitegura gukora muri Kanama 2015.

CK ni muntu ki?

Mu buzima busanzwe, CK akorera I Lagos muri Nigeria. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, sosiyete ya mbere y’ubwishingizi mu Rwanda mbere ya 2009, kuko muri uwo mwaka yahise ava mu Rwanda agiye kuyobora African Reinsurance Corporation (Africa Re), imwe mu masosiyete y’ubwishingizi akomeye muri Afurika no mu Burengerazuba bw’isi, ifite icyicaro Lagos muri Nigeria.

Bimwe mu byo iyi sosiyete yagezeho mu mwaka wa 2014 harimo kwinjiza miliyoni 718 z’amadorali y’Amerika (miliyari 524 z’amafaranga y’u Rwanda), inyungu ya miliyoni 118 z’amadorali y’Amerika (miliyari 86 z’amafaranga y’u Rwanda) ndetse n’umutungo wose wa miliyari 1,403 z’amadorali y’Amerika (tiriyari 1.024 z’amafaranga y’u Rwanda).

Iyi sosiyete ifite ibiro by’ubucuruzi henshi ku mugabane w’Afurika ndetse ikanakorera ku masoko yo muri Asia y’Uburengerazuba bw’Amajyepfo ndetse na Brezil.

N’ubwo ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete mpuzamahanga ikomeye, kuri ubu iri ku mwanya wa 40 mu rwego rw’isi mu zikora ibijyanye n’ubwishingizi, bikaba bimuha inshingano nyinshi, CK yemeza ko abasha kubona umwanya wo kwandika no gukora indirimbo muri studio. CK avuga ko abaye yari afite ubushobozi bwo guhitamo akazi azakora, yari guhitamo kuba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko.

Mu kugaragaza urukundo akunda indirimbo zihimbaza Imana, CK yibuka ko mu myaka ya za 90, ubwo yari atuye ku Kicukiro, yajyaga abyuka mu gitondo cya kare akaririmba indirimbo zihimbaza Imana, hanyuma zikaza kwirirwa zisubirwamo na gasuku yabaga mu rugo, ibintu byashimishaga kandi bigatangaza cyane abo mu muryango we.

Ashimangira amahitamo ye yo kuririmba avuga ko uwo “murimo ari uw’igikundiro gihambaye, kuko ni wo Abakerubi n’Abaserafi bashinzwe gukora mu ijuru kandi ni wo tuzakora wonyine imyaka ibihumbi nitugera mu ijuru”.

Ubwo CK yizeraga Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we mu mwaka w’1984, yifuzaga kumenya indirimbo zose za gikristo ndetse yajyaga yandika ikayi yose akayuzuza indirimbo zikunzwe akoresheje intoki.
Yifashishije mudasobwa, we n’inshuti ze basohoye igitabo cya mbere cy’indirimbo z’itorero rye, kugirango bifashe abantu benshi, batabashaga kwandika n’intoki indirimbo zo mu itorero.

Ikintu yakundaga gukora cyagaragazaga urukundo akunda indirimbo zihimbaza Imana by’ukuri, ni uburyo yakundaga guhimbaza no gushima Imana abinyujije mu kuririmba indirimbo zikunzwe imbere y’abizera uko yabashaga guhabwa umwanya. Ibi yabikoze igihe kirekire aba i Burundi, mu Rwanda, Kenya no mu Bubiligi.

Urukundo rw’indirimbo zihimbaza Imana rwa CK rwarabije indabo ubwo yandikaga indirimbo ye bwite “Ijambo Ryawe” mu mwaka wa 2008, ikaba iri ku muzingo “Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu”, izajya ahagaragara muri Kanama 2015.


CK avuga ko inganzo ye iza cyane cyane mu museke, ari na byo aririmba mu ndirimbo ye ‘Umuseke Utambitse’, (‘At the crack of the dawn’ mu Cyongereza), naho ahantu hakunda gutuma inganzo ye iza ityaye ngo ni mu ndege, mu kirere, “wenda kubera ko iba iri hafi y’aho abantu bizera ko ijuru riri!”.

Inganzo imuzaho mu buryo bwinshi. Urugero, imwe mu ndirimbo ze “Tebuka Yesu Tebuka” ishingiye kuri Zaburi 143, yayihawe 1:43 zo mu museke (saa saa saba na mirongo ine n’itatu z’ijoro), iza nk’igisubizo cy’igitero cya Satani ku bugingo bwe, umwuka n’umutima.

Izindi ndirimbo zivuga ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bwa gikristo nk’ubwenge bw’Imana (Yesu Kristo Niwe Bwenge), umugambi wo gucungura abantu (Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu), ubukristo bw’ukuri (Ninde Wabwira Bene Data), intsinzi y’umukristo imbere y’ikigeragezo (Urukundo Rwawe Ni Rwiza, Hari Imisozi Iruhije), icyizere cyo kubona igihugu cy’isezerano (Hari Igihugu Cyiza), amazina ya Yesu Kristo (Reka Tuvuge Yesu), gutangariza abantu ko Yesu ari umucyo w’isi (Yesu Ni Umucyo w’Isi), n’ibindi.

Uyu muzingo ugizwe n’indirimbo ziryoshye 12 (n’indi imwe yasubiwemo) zikozwe mu mu njyana zitandukanye, kuva kuri reggae, afro, country ndetse na modern jazz.

Witegereje neza, ubasha kubona ko izi ndirimbo zose zihuriye ku nsanganyamatsiko: “Yesu Kristo”. CK yemeza ko Yesu akwiriye guhabwa umwanya wa mbere mu gihe Abakristo baramya cyangwa bahimbaza kuko ari we “Jambo ry’Imana” n’ “Umwana w’Imana”, nk’uko ijambo ry’Imana ribigaragaza muri 1 Yohana 5:20 handitse ngo: “Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’Ukuri n’ubugingo buhoraho”, muri Yesaya 9:6-7 “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro”, ndetse no mu Bakorosayi 2:9 “Nyamara muri we ni ho hari kuuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri”.

Iyo uganira na CK, utungarwa n’uburyo aha agaciro kandi akubaha cyane Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya. Yishimira cyane kuba yaragenzuye buri jambo rigize indirimbo ze akarihuza n’umurongo wo muri Bibiliya, haba mu nyandiko ndetse n’ubuhanuzi, akaba yemeza ko ibyo azaniye abantu bihuye neza na Bibiliya.

Ku rundi ruhande, indirimbo “Bana b’Imana Mumenye” ishimangira bikomeye ubudahangarwa bw’ijambo ry’Imana mu buryo bunyuranye cyane n’uburyo abantu barisobanura, imibereho igezweho y’abantu muri iyi minsi cyangwa urunyuranyurane rw’amadini.

Corneille Karekezi, avuga ko icyo agamije ashyikiriza abantu uyu muzingo w’indirimbo ari ugushyira mu bikorwa itegeko riri muri Bibiliya mu gitabo cy’Abakorosayi 3:16 handitse ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu”, mu Befeso 5:19 “Mubwirane Zaburi n’indirimbo n’ibihambano by’umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu” ndetse no mu Baheburayo 13:15 “Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo”.

Momentous Singers ni itsinda ry’urubyiruko rigizwe nabasore babiri n’abakobwa bane bakaba basengera mu itorero r’abadivantisite w’umunsi wa karindwi. Kugeza ubu bakaba bafite alubumu imwe yabo ya mbere basohoye kandi bakaba bajya bagaragara mu bitaramo bitandukanye akanshi bikorerwa mu nsengero z’badivantisite.

Nubwo batagaragaye cyane umwaka ushize kubera impamvu cyane z’abagize iri tsinda bari bahugiye mu kwiga n’akazi, mu ntangiriro zuyu mwaka bateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana I Kibagabaga kuruyu wa gatandatu cyangwa ku Isabato nkuko bo babyita tariki ya 7/01/2012 kuva saa munani n’igice z’umugoroba aho bazaba bari kumwe nabandi baririmbyi bakunzwe muri iryo torero nka Friends of Jesus, Orion Singers na Maranatha Family Choir.

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wiri tsinda Miss Lilian yatubwiye ko kwinjira ari ubuntu kandi bizabbera murusengero ry’abadivantisite Kibagabaga aho bita Kigali English Church, ndetse alubumu yabo iherutse izaba iboneka abashaka bazayitahana.
Kanyamibwa Patrick

Chorale EVANGELIC CYARWA yakoze umunsi mukuru wo gushima Imana hamurikwa ibikorwa byagezweho mumwaka wa 2011 ndetse n’ibiteganywa muri uyu mwaka wa 2012.kugeza kuri 31/12/2011 chorale yari ifite abaririrmbyi 70: abagabo n’abasore 18,abakobwa n’abagore 52.

Bimwe mubyagezweho muri 2011 harimo:indirimbo nshya zahimbwe, ingendo 9 z’ ivugabutumwa zakozwe ahantu hatandukanye muriho twavugamo i Muko muri Byumba,Nyarutarama mu mujyi wa Kigali,Gahini mu mutara,Butare-ville,Ngoma na Kabeza muri Huye n’ahandi henshi.

Ibikorwa byose byakozwe mu mwaka wa 2011 byatwaye amafaranga 2.790.450 aya yose yavuye mumisanzu y’abaririrmbyi,mubaterankunga ndetse no mubwitange bw’abakiristo.

Mbere yo kwerekana iteganyabikorwa rya 2012 umuyobozi wa chorale MATOTO Elias yabanje gushimira abantu bose bagize uruhare haba mubikorwa,mumasengesho no mubitekerezo kugirango Chorale ibe igeze aho igeze ubu,by’umwihariko hashimwe umuririmbyi MUKACYAKA Jacquelline akaba ariwe wenyine watangiranye na choraleCYARWA mu 1989 kugeza n’ubu akaba agikomeje.

Ibiteganywa muri uyu mwaka wa2012 harimo gukomeza ingendo z’ ivugabutumwa ahantu hatandukanye muriho twavuga:Gishubi muri Gisagara(muri uyu murenge ucyennye cyane muri Gisagara Chorale irashaka kuhavuga ubutumwa ndetse no kuzahakora igikorwa cyateza imbere abahatuye), Rubona ku Gisenyi n’ahandi.

Chorale kandi izatangira ubwisungane mukwivuza imwe mumiryango itishoboye. Izongera kandi ibicurangisho,izasohora indirimbo z’amajwi album ya 8 ndetse nyuma yuko benshi bagaragaje ko bazishaka izashyira album esheshatu za mbere kuri CD kuko mugihe zasohokeye CD ntazariho.

Muri ubu busabane bwari bwahuje abaririmbyi,abayiririmbyemo kera,abaterankunga bayo,abayobozi b’itorero n’abandi batumirwa,abayobozi bayo bashimiye abari bitabiriye bose kandi busaba ko bakomeza kuyiba hafi mubikorwa no mumasengesho,kugira ngo ibiteganywa byose bigerweho.

Vincent Muhayimana.

Hari kuwa gatandatu taliki 14 Mutarama 2012, aho Korali Elayo imwe mu makorali agize umuryango w’Abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (CEP-UNR) yiteguraga gushyira ahagaragara kaseti yayo y’amashusho.

Iyi korali ni imwe mu makorali akunzwe cyane muri iki gihe kandi makuru. N’ubwo iyi korali ifite indirimbo zikunzwe nka Iwacu, Nkomeza, n’izindi, yari itarabasha gushyira ahagaragara amashusho y’izi ndirimbo. Nk’uko bari barabihize kuva kera ndetse banabisengera Imana, noneho hari icyizere ko iyi korali igiye gushyira ahagaragara album y’amashusho yitswe ‘Akira Amashimwe,’ ikaba yaritiriwe imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album.

Bigaragara ko iki gikorwa cy’imyiteguro kitari cyoroshye, kuko cyasabaga imbaraga, ubwitange ndetse n’ubutunzi, ubu noneho gisa n’aho kigeze ku musozo. Nk’uko dusanzwe tubizi, imyiteguro nk’iyi iragora cyane ko iyi korali igizwe 100% n’abanyeshuri batega kubaho ku babyeyi n’abandi baterankunga batandukanye, ariko kubw’ibitangaza Imana yikorera, korali Elayo ikaba igiye kumurika iyi album ku mugaragaro. Ibi reri bikaba bigaragaza ko abantu bakataje mu gukora umurimo w’Imana.

Ndasumbwa Emmanuel, umuyobozi w’iyi korali yadutangarije ko n’ubwo amikoro y’abaririmbyi b’iyi Korali adahagije, bagerageza gufatanya hagati yabo uko Imana ibashoboje bityo umurimo w’Imana ukomeza gutera imbere ndetse na bo ubwabo badasigaye. Mu magambo ye yagize ati: “Muri korali Elayo dufite imiryango ifite abayiharagariye badufasha gukemura ibibazo bibonekamo. Ibibagoye, dufataniriza hamwe kubishakira umuti twifashishije abaterankunga bacu.” Bigaragara ko rero abaririmbyo b’iyi korali bashyize hamwe, kandi Abashyize hamwe Imana irabasanga.

Biteganijwe ko iyi album y’amashusho izashyirw ahagaragara mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka mu gihe nta gihindutse, dore ko iyi korali ifite ivugabutumwa rikataje muri uku kwezi mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Karongi, aho izaba yitabiriye igikorwa cy’Isanamitima n’Ubwiyunge nk’imwe mu ntego zayo z’ibanze.

Iyi album irimo gufatwa na studio Alleluia ikomeye mu gihugu cyacu ikorera mu karere ka Huye. Iyi studio ni nayo yafashe album y’amakorali y’ibihangange hano mu gihugu cyacu. Ikigaragara ni uko iyi korali itangirany umwaka w’2012 imabaraga zidasanzwe. 

Inkuru ya Simeon Ngezahayo


Liliane Kabaganza ni Umuhanzikazi wandika akanaririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kubaka izina akaba ari n’umwe mu bahanzi nyarwanda bafite abakunzi benshi cyane hano mu Rwanda, mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ku buryo budasubirwaho, ubu akaba yaje mu bahanzi bane bari guhatanira Salax Awards 2011 nka Best Gospel Artist.

Uyu muhanzikazi akaba agaragaza umwimerere mu bihangano bye no mu miririmbire ye yihariye cyane aho usangamo ikinyafurika kivanze n’umuco nyarwanda. Ni muri uwo rwego ibihangano bye bikomeje gukundwa cyane hanze y’imipaka y’u Rwanda byatumye bamwe muri bo baza mu Rwanda ku musaba ko yabihindura mu rurimi rw’igiswahili.

Uyu muhanzikazi ufite ubunararibonye muri muzika wa Gospel bitewe n’igihe kirekire amaze awukora, aherutse gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo ze wa mbere (Album) tariki ya 16 Ukwakira 2011 mu gitaramo cyitabiriwe ku buryo bukomeye cyane yakoreye muri Serena Hotel. Nyuma y’amezi atatu gusa iyi Album ye igiye ahagaragara, imaze kumenyekana cyane no hanze y’imipaka y’u Rwanda nko muri Kenya, Tanzania, Uganda ndetse no mu Burundi.

Akaba ari muri urwo rwego yagiye atumirwa mu biterane byinshi bya hano mu gihugu, muri Uganda, i Burundi ndetse na Kenya. Tubibutse ko iyi Album ye ifite indirimbo 13, icumi muri zo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda izindi eshatu ziri mu rurimi rw’igiswahili.

Bwana James Mwungura, akaba asanzwe afasha Liliane Kabaganza muri gahunda ze za muzika (Manager), yadutangarije ko nyuma yo gusohoka kw’iyi album yakunzwe n’abantu benshi cyane barimo n’abanyamahanga, byatumye bamwe muri bo, basanzwe n’ubundi bashyigikira abahanzi ba Gospel mu bihugu bya East Africa (Gospel Promoters), bava muri Kenya bakaza hano mu Rwanda kumubwira ko bashimishijwe cyane n’ibihangano bye, bamusabako indirimbo ze yazihindura mu rurimi rw’igiswahiri. Bakaba baramwijeje ko bazamushyigikira muri gahunda ze z’ivugabutumwa uko bazabishobozwa n’Imana.

James
Mwungura yakomeje agira ati: “Ubu Liliane Kabaganza iyi gahunda ayigeze
kure ku buryo amaze kurangiza gukora indirimbo umunani muri Album
y’indirimbo 10 ateganya gukora m’ururimi rw’igiswahili, izindi enye nazo
akaba ateganya kuzirangiza bitarenze tariki 30 Mutarama 2012”. Yakomeje
atangaza ko iyo album y’igiswahili ya Liliane Kabaganza izaba igizwe na
zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane na benshi zivanze n’izindi
nshyashya
abantu batari bumva. Iyi alubumu ikaba izamurikwa muri Werurwe 2012
biramutse bidahindutse nkuko Manager wa Liliane yakomeje abidutangariza.


Umuhanzikazi Liliane Kabaganza akaba yadutangarijeko iyi alubumu iri
gukorerwa muri East Africano Sound hamwe na Nicolas kandi nubwo
yarahugiye mubitaramo byinshi yatumirwagamo, niki gikorwa cyo gukora ayi
alubumu iri kugenda neza kandi nta kibazo. Aba banya Kenya batera
inkunga abahanzi bateganya kugaruka inaha mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi
kwa Mutarama 2012, bakaba baragize icyo batangaza kuri muzika Nyarwanda
muri rusange, bagize bati: “U Rwanda rufite abahanzi benshi bakomeye
kandi bakunzwe, bafite impano zihambaye; tukaba duhamagarira abakunzi
b’indirimbo za Gospel ko barushaho gushyigikira abahanzi kugirango
babafashe gutera imbere, bakabaha agaciro kubera ko umurimo bakora
ukomeye kandi usaba ubushobozi akaba ari muri urwo rwego inkunga yaburi
wese ikenewe”. Bakaba barahamagariye abaterankunga
gushora imari yabo muri muzika bityo iterambere rikagaragara kumpande
zose.

Patrick Kanyamibwa

Ibihembo bya Salax Awards nibyo
byabaye ibya mbere muri muzika nyarwanda byatanzwe bizana impinduka mu
mikorere y’abahanzi kandi byongera agaciro n’icyubahiro ku bari muri uwo
mwuga.

Ibi bihembo bitangwa na Ikirezi Group, kugeza ubu biri ku rwego
rw’igihugu, bigiye kuba ku nshuro ya gatatu, aho hazahembwa abitwaye
neza mu mwaka wa 2011, bikaba bimenyerewe ko n’ubwo bamwe
batabisobanukirwa neza, ibi bihembo bitangwa mu ntangiriro za buri mwaka
bahemba ibyakozwe mu mwaka wabanje.

Uyu munsi turareba uko mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mu ndirimbo
zaririmbiwe Imana ( Best Gospel Artist of the Year 2011) bihagaze n’uko
abantu batandukanye babyakiriye. Dore uko urutonde rw’abari muri iki
cyiciro ruteye nyuma y’amatora y’abanyamakuru :

- Dominic Nic

- Aline Gahongayire

- Blessed Sisters

- Liliane Kabaganza

Nyuma y’ibyatangajwe, twaganiriye n’aba bahanzi bagize amahirwe yo
kugaragara muri iki cyiciro. Dominic Nic akaba yarishimye nk’uko
yanahise abyandika ku rukuta rwe rwa Facebook “I’m very happy to be
nominated once again in Salax Music Award. Ndashimira Imana
n’abanyamakuru bamfashije kuba uwo ndiwe none. Imana ibahe umugisha.”

Itsinda Blessed Sisters rigizwe n’abakobwa batatu bavukana aribo
Rebecca, Dorcas na Peace nabo ku butumwa buto bakaba batangaje ko
bashima Imana n’abantu bose babafashije umwaka ushize bikaba bibahaye
amahirwe yo kuza muri iki cyiciro.

Liliane Kabaganza nk’uko yabitangaje kuri Facebook nawe yishimiye
kuza muri kino cyiciro, aho yagize ati “Twishimiye cyane kuba umwe mu
baririmbyi babaye nominés muri Salax Awards 2011. Imana ihabwe
icyubahiro ! Kabaganza.”

Ubwo iki gikorwa cyarangiraga, twaganiriye ku murongo wa telefone na
Aline Gahongayire atubwira ko ashimye Imana kuba yongeye kugaruka muri
Salax Awards 2011, gusa akaba kuri we yumvaga hari n’abandi bana bato
bakizamuka kandi bakora baba bagomba guhabwa ayo mahirwe bagashyigikirwa
kugirango bazamure impano yabo.

Mu bantu twaganiriye kuri iki cyiciro harimo abanyamakuru bakorera
muri gospel ndetse n’abahanzi ba gospel n’ubwo muri bo nta wifuje ko
dutangaza izina rye, batubwiye ko bemera ko Blessed Sisters hamwe na
Liliane Kabaganza bagaragara muri Best Gospel Artist of the Year 2011,
naho Gahongayire na Dominic Nic bakaba nta bikorwa bifatika bakoze mu
mwaka ushize wa 2011.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Kuri abo babiri bagarutsemo kubera
izina ryabo rizwi n’abanyamakuru batoraga byonyine, naho hari abahanzi
ba gospel babarushije gukora cyane kandi neza muri 2011”.

Ukutagaragara kuri uru rutonde rwa Best Gospel Artist of the Year
2011 kw’umuhanzi Patient Bizimana n’itsinda Beauty for Ashes nabyo
abenshi mu bo twaganiriye babyibajijeho, gusa burya kwemeranya ku bintu
nk’ibi biragorana, dore ko rimwe na rimwe hazamo izindi nyungu
nk’amarangamutima, ubucuti n’ubuvandimwe bishobora gutuma umuntu
abogamira ku ruhande runaka.

N’ubwo bimeze gutyo abenshi bemeje ko nibura uyu mwaka muri Gospel
hajemo amaraso mashya kuko ubundi hari hasanzwe hameneyerewe amazina
amwe adahinduka kabone n’iyo ntacyo yabaga yakoze, iki akaba ari ikintu
cyo gushimirwa.

Ally Soudy, umwe mu bari gutegura Salax Awards 2011 yatangarije
abanyamakuru ko bitakoroha guhemba abantu bose bitewe n’ubushobozi
Ikirezi Group ifite, ko ahubwo ibyiza haboneka n’izindi Awards kandi
biteguye nazo kuzishyigikira no kuzifasha. Ibi bikaba byaraje bisubiza
icyifuzo cy’abashakaga ko nk’uko Salax Awards yatangiye ariko byakomeza
ubwo hariho Best Male Gospel Artist of the Year 2011 na Best Female
Gospel Artist of the Year 2011 aho bahembaga umuhungu cyangwa umugabo
hamwe n’umukobwa cyangwa umugore witwaye neza uririmba indirimbo
zihimbaza zikaramya Imana.

Reka tubibutse ko nta wakwirengagiza ko n’ubwo Dominic nta alubumu
yasohoye umwaka ushize, ariko yateguye igitaramo gisoza umwaka cyabereye
ku rusengero asengeraho ADEPR Gakinjiro akanagaragara mu bitaramo
byinshi bitandukanye bya gospel. Naho Gahongayire yagaragaye mu bikorwa
byinshi bya gospel umwaka ushize ndetse anategura igikorwa cy’imwiyereko
y’abantu banini yise “Alga Plus Size Fashion” kikaba ku inshuro ya
mbere mu Rwanda.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Ikirezi Group, imyiteguro iri
kugenda neza, mu minsi iri imbere amatora azatangira gukora n’ibindi
bikorwa bigende bikurikirana.

source:igihe.com

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye, usanga hari uburyo batekereza
gukora isuku ku mubiri bitewe n’ubwiza bifuza ko uruhu rwabo rwaba
rufite. Amwe mu mavuta n’amasabune abantu bisiga rero, ashobora kugira
ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubageza ku bwiza bw’ uruhu bifuzaga .

Bamwe mu baganiriye n’Agasaro.com bavuze ko akenshi abantu bisiga
amavuta abahindura uruhu ari abagore. Impamvu nyamukuru ngo ni abagabo.
Bavuga ko abagabo bakunda abagore b’inzobe, ibyo bigatuma abagore
bitukuza kugirango barusheho gusa uko abakunzi babo babyifuza.

 Ikindi ngo gituma abantu bisiga amavuta ahindura uruhu ngo ni uduheri
two mu maso, amavuta atuvura ahindura uruhu umuntu akaba inzobe

N’ubwo abantu bafite izi mpamvu zituma bisiga amavuta ahindura ibara
ry’uruhu, ngo hari ingaruka mbi bigira ku ruhu rw’umuntu ku buryo
ashobora kurwara indwara zigoye kuvura cyangwa zidashobora no gukira.

Dr Rugeli Umulisa Celestine umuganga ku bitaro bya Kaminuza i Butare
muri servisi y’indwara z’ uruhu avuga ko amavuta ahindura uruhu aba
arimo produit yitwa hydroquinone, ngo iyo umuntu ayisiga aba agabanya
ubudahangarwa bw’uruhu ntirushobore kwirwanirira, kandi ngo uruhu
rugenda rushiraho ku buryo rusigara ari ruto cyane, yagira nk’ikibazo
gituma yabagwa bikagora abaganga.

 Yagize ati:"Produit ya hydroquinone ku ruhu ni mbi cyane ishobora
gutera kanseri y’uruhu uyikoresha, ndetse ujya ubona abagore bamwe
bafite ibiheri mu maso na byo ari ibyo batewe n’ayo mavuta.

Dr Rugeli avuga ko hari n’abazana ibintu by’umukara munsi y’amaso
ugasanga byarahomye. Ibyo bibara by’umukara byo ntabwo bijya bivaho.
Avuga ko akenshi umurwayi uje abirwaye bakamubwira ko indwara arwaye
batayivura ababara.

.

Akomeza avuga ko icyiza ari uko abantu bareka kwisiga, bakiyakira
uko bari kuko nta mpamvu yo gushaka kuba inzobe utari yo cyangwa ngo
uyongere kuko uba wiyangiriza uruhu gusa.

Mu rwego rw’isuku , muganga Rugeli Umulisa Celestine agira inama
abantu bose cyane cyane ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze
gukoresha aya mavuta n’imiti ihindura ibara ry’uruhu n’ingaruka
zikabagarukira , ko n’iyo haba hari uwakoresha iyo miti agamije kwivura 
adakwiriye gupfa kugura akurikije ibyo abandi bamubwira.

 Avuga ko hari uburyo umuntu yakora isuku ku mubiri we atiriwe yiyicira
uruhu. Ati:"Kuvura ibiheri byo mu maso ni akazi ka muganga w’uruhu,
kuko ibiheri ntabwo bisa n’ubwo byose abantu batamenya kubitandukanya.
Agira inama abagore bafite ibyo biheri ko mugihe bigararaye ari byiza
kureba muganga akaba ari we uguha umuti ukuvura kuko we ashobora no
kumenya niba uwo muti hari ingaruka mbi waguteye akaba yaguhindurira.

Dr Rugeli avuga ko bibaye byiza ku bantu bajya bisiga amavuta y’amazi
ariko nayo adafunguye kuko na glycerine yongera mu mavuta ibyo bita
produit eclaircissant (ibituma uruhu ruba inzobekandi n’amazi si
meza mu amavuta yo kwisiga. Amavuta afashe nka vaseline, n’amavuta
y’inka na yo ngo ni meza ku ruhu kuko nta ngaruka mbi agira. 

Kuri ubu amavuta arimo hydroquinone yabujijwe gukoreshwa ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu Rwanda ntiyemewe kuhacururizwa.

Jeanne d’Arc Mukamana

inkuru dukesha agasaro.com


Nyuma y’igikorwa gyo gushyikiriza amafaranga imiryango y’ababuze ababo muri Bus ya Brarirwa yarazhwe n’abacenjezi, amafaranga yavuye mu gitaramo cye yakoreye Rubavu, bahati Alphone yadutangarijeko mu kwezi kwa Mata ari gutegura ikigi gitaramo.

Bahati Alphone ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nkuko abitangaza akunda gufasha abantu kandi akifuza ko abantu bagira amahoro nibyo bintu bimushimisha mu buzima. Bahati arubatse afite umugore n’abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe, akaba yarakijwijwe muri 1995 nibwo yinjiye mu buzima bw’abarokore asengera muri ADEPR, nkuko yabidutangarije yatinze kwinjira mu buhanzi gato gusa yakundaga korali ariko atazi kuririmba ku buryo bagiye bamwirukana muri korali kuko babonaga atzi kuririmba bakamwegezayo nyuma baza kumwakira kuko babonaga abikunda. Mu mwaka wa 1998 nyuma yahoo arokotse muri Bus ya Brarirwa, nibwo yatangiye ubuhanzi atanga ubuhamya gusa bitarimo kuririmba kuko atarabizi, ashaka bantu bazajya baririmba indirimbo zo mugitabo we agashyiramo amagambo mu buhamya akabishyira kuri Kasete atanga ubuhamya uburyo Imana yamukijije muriyo Bus barashe, bidatinze Imana iza kumuha impano yo kurirmba atangira gutyo ubuhanzi bwa muzika, nkuko abyivugira bikaba byarabaye mu buryo butunguranye kuko nawe atabiteganyaga

Kugeza ubu Alphonse amaze gukora akubumu eshatu, iya mbere mu mwaka wa 1999 yitwaga “Hozana” yaririrho indirimbo cumi n’eshatu (13), iya kabiri yitwaga “Ni wowe usigaye Mana” gusa uyayikoze mu mwaka wa 2000 yaririho indirimbo 8. Iya gatatu muri 2011 yitwa “Shima Imana”
Ubu Bahati ari gutegura igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mpuzamahanga mu karere ka Rubavu mu murenge wa gisenyi ahantu hiciwe abantu benshi hazwi nka “Commune Rouge”, bashaka gukusanya amafaranga yo kuhubaka urwibutso kubera amteka yahoo yihari yibyahabaye mu intara y’i Burengerazuba. Icyi gikorwa kizitabirwa n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zizazwe ariko bafite indirmbo z’Imana bazakitabira, bazatumirwamo kuko ari igikorwa gihuza bantu bose, nkuko Bahati Alphonse yadutangarije ko amafaranga azava muricyo gitaramo yaba ayo kwinjira nazndi azakusankwa azatanga kuricyo gikorwa cyo kubaka urwibutso, ikaba nk’urufatairo rwatanzwe nawe afatanyije n’abahanzi bazakorana n’abazabashigikira bose abakunzi babo bazitabira icyo gitaramo. Abahanzi benshi bamaze kwemera gusa zabatangaza mu minsi iri imbere, igitaramo kizaba tariki ya mbere z’ukwezi kwa kane

“Ndifuza abahanzi ko ubutumwa tuvuga, bushingira ku ibikorwa bivuga kurusha amagambo hamwe n’ubuhanzi nibwo twagaragaza n’uruhare rwacu mu iterambere ry’i gihugu”ayo ni amagambo ya Bahati. Icyi gitaramo aho kizabera ntago haremezwa neza kuko nubwo ubuyobozi bwamuhaye Stade ya Rubavu ntago arabona Podium (Stage) kandi ubu ni igihe cy’imvura, stade nibidakunda bishobora kubera muri ULK kuko niyo salle nini iri Rubavu. Mu gusoza iki kiganiro twagiranye yatubwiyeko nta muterankunga arabona gusa nubwo byose ariwe uri kubikora ku bushobozi yizeyeko hari abazamutera inkungu muri icyi gikorwa kuko we abona ari igikorwa kinini kandi cyiza. Imwiteguro iri kugenda neza, arashishikariza kwitabira ibikorwa nkibi byo gufasha, yo uteguye ikintu abantu bakitabira biguha imbaraga n;ikizere, gusa abantu bakaza baje gukora, gufatanya n’abahanzi bagashigikira ibikorwa atari ukurebera gusa. Abahanzi nabo akaba yabasabte gukomeza gushyira hamwe bagakomeza mugutanga umusanze mu cyerekezo cy’igihugu cyabo bafatanya n’abandi bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abanyarwanda
 
 KANYAMIBWA Patrick

Umunyamakuru, umuhanzi, akaba
n’umucuranzi Nkurunziza Emmanuel ,uzwi nka Frere Manu, nyuma y’uko
hashize igihe kinini atumvikana habe no kugaragara, aratangaza ko
agarutse, kandi anasaba imbabazi abakunzi be n’abo bafatanyaga mu
bikorwa bye bya buri munsi nk’umuhanzi n’umucuranzi kurundi ruhande
nk’umunyamakuru. Aha ushobora kwibaza impamvu uyu musore yari amaze
iminsi asa n’uwazimiye. Mu ijwi rye rituje, wumvaga risa n’iriva kure
yagize ati :”Ni ukuri byari bikomeye kuburyo nta muntu wabashaga kugera
aho nari ndi usibye mama gusa, ndashima Imana kuko yankijije”.

Ucyumva aya magambo ushobora
kugira ubwoba cyangwa ukibaza icyo uyu musore yari yabaye. Ntabwo aya
magambo ari ku busa kuko koko hari ibyari byabaye byatumye uyu musore
aremba cyane , iki akaba aricyo cyatumye tumwegera maze tumubaza uko
byari byaramugendekeye. Mu magambo ye yagize ati:”Naje kugira ibyago
mpura n’abagizi ba nabi bampa ibirozi kuburyo byangejeje kure kugeza
n’aho nari ngiye gupfa.” Aya ni amagambo y’umusore Frere Manu
yadutangarije, mu gihe kingana hafi n’amezi abiri atumvikana ndetse
atanagaragara. Ababyibuka Noheri yanabaye uyu musore atagaragara.

Mu kiganiro kirekire twagiranye
n’uyu musore yakomeje adutangariza uko byari byifashe muri icyo gihe.
Ngw’akimara guhabwa ibyo birozi byabaye ngombwa ko yerekezwa muri Congo
aho yagiye kuvurirwa. Yemeza ko aho yari ari nta muntu wari wemerewe
kuhagera usibye nyina wenyine umubyara. Ngo yari mu bihe bikomeye, aho
atashoboraga kuvuga, habe no kwinyagambura. Ng’ubuzima bwasaga n’ubwanze
ng’ariko arashima Imana ko ikimutije ubuzima, ubu akaba ahumeka umwuka
w’abazima.

Nawe Imana igukijije muri iki gihe
ntacyakubuza gushima Imana, kuko ni kenshi duhura n’ibitugora muri ubu
buzima, ariko kubera ko Imana ari umurengezi wacu ikadutabara. Indwara
zibaho , zikaduhangayikisha n’ubwo abaganga bagerageza gukora iyo
bwabaga barwana ku magara yacu. Ariko nanone biba ikibazo iyo ari
uburozi, kuko inshuro nyinshi butavurwa kwa muganga kandi bukaba bunica
vuba cyangwa bugahingura umuntu icyo ntazi. Ariko imana yo mu ijuru ni
nzima, uwo itakuyeho amaboko ntakabuza ararama. Ngiyo rero inzira
y’umusaraba Frere Manu yaciyemo.

Kubw’ibi bibazo byose
ngw’arasaba imbabazi abakunzi be n’ubwo bitamuturutseho, kuko iyo
aterewe hejuru buri wese asama aye, barimo n’abahanzi bagenzi be bari
bafitanye gahunda ,banafatanya ndetse na isange corporation. Ngw’ariko
aragarutse ngo bongere bakorane uko bisanzwe . Kubura k’uyu musore
byabaye nyuma yo gukora igitaramo cyabereye I Rubavu ngo kuko nyuma yo
kukivamo atongeye kugaragara kubera impamvu zavuzwe haruguru.

Iki gitaramo yagikoze kuri 18
Ukuboza 2011, kuri 19 atangira kumererwa nabi ariko we akumva ko ari
umunaniro, ariko kuri 23 byaje gukomera aho yahise yerekezwa igoma Muri
Congo agatangira kwitabwaho na muganga, aho nyina ariwe wenyine wari
wemerewe kumugera iruhanda hashingiwe kumabwiriza yari yatanzwe na
muganga. Uyu musore akaba ashimira Producer Mastola ko yabashije
kumugeraho igihe yari muri aya makuba, ubwo yageraga I Goma aje gusura
abo mu muryango we.

Ntitwarangiza tutababwiye ko uyu
musore Frere Manu ari umunyamakuru kuri RC Rubavu, umwanditsi ku mbuga
za interineti zitandukanye ndetse kugeza uyu munsi akaba yiga ibijyanye
n’itumanaho muri Congo aho ageze mu mwaka wa kabiri muri kaminuza.
Abakunzi be rero arababwirako agarutse kandi yiteguye kongera
kubashimisha mu biganiro nka Isuku n’isukura , kuramya no guhimbaza,
n’ikiganiro cyo guteza imbere abahanzi byose bica kuri RC Rubavu , mu
bihe bitandukanye.


Dushimirimana Onesphore isange.com

Bangamwabo Pascal umuhanzi uririmba indirirmbo zihimbaza Imana
uzwi cyane mu njyana za Bluez na Jazz nyuma yaho yari yasohoye alubumu
ye ya mbere yari yise « Uri hejuru ya byose » amajwi n’amashusho
yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana ku cyumweru tariki ya 1/04/2012,
ku rusengero rwa ADPR GakinjiroNyarugenge, aho azafatanya n’abahanzi
batandukanye barimo Honoray Iyakaremye, Alex Dusabe, Cpt Simon Kabera na
Serge.

Ubwo twaganirana nawe yatubwiye ko iki gitaramo kitari mu
rwego rwo kumurira alubumu ye, ahubwo ari igitaramo cyo kuramya Imana
no kuyihimbaza kandi yahisemo gukorana n’abahanzi babahanga dore ko bose
bazakora live music muricyo gitaramo. « Nanjye ubwanjye mfite amatsiko
yo kubona bariya bahanzi bose
baririmba kuko n’abahanga, ndabakunda kandi ndabizera cyane. » amagambo
ya Pascal. Kwinjira muri iki gitaramo n’ubuntu, kizatangira saa
cyenda z’amanwa kigeze saa mbiri z’ijoro.

Tubibutseko Bangamwabo
aherutse gusohora alubumu ye ya kabiri yise « Nzakomeza kukwizera »
iriho indirimbo esheshatu (6) arizo « Byose ni byawe », « Mubikari », «
Ntumureka », « Nzakomeza kukwizera », « Uwera » na « Uwo nifuza », izi
ndirimbo zikaba zaratunganyirijwe muri Studio yitwa Sound Line
Production.
 
Mu gusoza kino kiganiro gito twagiranye akaba
yatubwiyeko yabwiyeko abakunzi b’injyana za gospel bakwitegura
kuzitabira kino gitaramo, nyuma yacyo akazakomeza anakora ibindi ahantu
hatandukanye hatari no mu masengero gusa kandi agakomeza kwerekana
uburyohe n’ubuhanga buri muri gospel music cyane yo yakozwe mu buryo bwa
live music.

Patrick Kanyamibwa


Ntago bikunda kubaho mu Rwanda yewe no mu bihugu byinshi byo ku isi ko umuhanzi atangira aririrmba indirimbo z’ubuzima busanzwe nyuma agafata icyemezo cyo kujya aririmba indirimbo z’Imana gusa. Ibi ninabyo byabaye muhanzi Kanani Randouard ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Rando B, aho yatangiye aririmba indirimbo z’ubuzima busanzwe bamwe bita izi si, ubu akaba ari kuririmba indirimbo z’Imana gusa.

Ubwo twaganiraga nawe, yatubwiyeko ubuhanzi yabutangiye kera aririrmba kandi anahimba indirimbo z’ubuzima busanzwe gusa ngo nyuma yo gusohora indirimbo « Domina, Hogoza, Ayera de » murizo zose hakaba haramenyekanye indirimbo yitwa « Hogoza », nyuma yaho Rando B yaje kumva izo ndirimbo zitamurimo dore ko hari hashije umwaka aziririmba, afata icyemezo cyo gutangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo ebyiri zihimbaza Imana harimo « Ndashima » n’indi yise « Nkwiye gushima » ari nayo ikunzwe cyane muriyi minsi, Rando yakomeje atubwira ko kandi yumva ariwo murongo azakomeza kugenderamo kuririmba indirimbo zihimbaza imana zikanayiramya, doreko anasengera mu rusengero rwa ADEPR yumva bimufasha kuguma aririmbira Imana.

Kanani Randouard mubuzima busanzwe akora akazi ko
gucuruza inyama aho yikorera afite Boucherie, akaba ari ingaragu kandi akiri
muto, afite imwaka kumi n’ecyenda, rwose ngo ntakindi cyamuteye guhindura
ubuhanzi bwe nuko yumvaga bitamurimo. Gahunda ijyanye n’ubuhanzi ni ugukora
indirimbo z’amajwi n’amashusho, nyuma nko muri 2013 alubumu igasohoka bikunze
ikaba izaba iriho indirimbo 12. Ni byiza ko abnayarwanda bakunda umuziki kandi
bakaririmbira indirimbo z’Imana nicyo Rando yashoje atubwira, kandi ku bahanzi
ni byiza gukora ibibarimo. Mu gusoza ikiganiro twagiranye Rando akaba
yatubwiyeko bifasha umuhanzi yo akora ubuhanzi anafite n’akandi kandi kinjiza
amafaranga biryo byose bikunganirana, ngo icyiba gikomeye nukumenya umwanya wa
buri kintu akora.

Patrick Kanyamibwa

Uyu ni umuhanzi wubatse urugo ufite umugore n’abana babiri umuhungu n’umukobwa

Ni umuhanzi akaba n’umuririmbyi muri choral Baraka ibarizwa muri ADEPR / Gakinjiro

Yatangiye umurimo wo kuririmba no gucuranga mu mwaka 1989 muri choral yaririmbagamo yitwa Urumuri ibarizwaNyabisindu mu mwaka 1998 ni bwo yinjiye mu nganzo ye bwite atangira guhimba indirimbo (urumva ni mugihe cy’imyaka 10 yiga inganzo!!) ubu akaba yaramaze gushyira ahagaragara indirimbo ze z’amashusho album yise: URIHEJURU YABYOSE

Kuri iyinshuro Bangamwabo Pascal akaba yarateguye igitaramo kizaba 01 /04 /2012

Twaramusanze maze agira icyo adutangariza kuby’iyi Concert : atangaza ko ari igitaramo kimaze amezi atatu gitegurwa aha ngo harimo gusenga ndetse n’imyitozo ikomeye cyane nkuko akunda umuziki aratangazako abazacyitabira bazanogerwa n’incurango izaba ihari abantu batamenyereye ndetse ibi byamuteye gushaka abahanzi bazakorana nawe barimo bamwe bamenyerewe muri Live music nka Simon Kabera , Jadhozi ,Alexis Dusabe… ngo uretse muzika hazaba hari n’umuvugabutumwa bwiza uturutse I Butare bwana Boniface.

Bwangamwabo Pascal akomeza atubwira ko nawe afite amatsiko y’uwo munsi:abantu benshi banzi ncuranga ubwo bizaba ari ibidasanzwe kumbona ndirimba nyuma y’imyaka 10, ndashaka ko hazagaragara itandukaniro kuri muzika , Isange Corporation nayo izaba ifite surprise izakora kuri uwo munsi nyuma y’igihe gito isohoye Gospel Magazine!!!!

Akomeza ati: Banyarwanda bakristo rwose mwese ntimuzacikanwe n’ibyiza by’uwo munsi!

Twabibutse ko mu buzima busanzwe Bangamwabo Pascal ari umuproducer (umuntu utunganya umuziki akanawusohora) akorera muri studio ye bwite yitwa ’SOUNDLINE PRODUCTION’’ imaze imyaka 6 ikorera iwe mu rugo mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo.

 FRERE Manu i Rubavu

Groove Awards, amarushanwa abera
mu gihugu cya Kenya ku bufatanye n’umuryango wigenga wa Skiza,
y’abahanzi ba Gospel yatangaje kuri uyu wa Kabiri abahanzi bahatanira
kuzatorwamo abazegukana ibihembo mu byiciro 29 biyagize, harimo
n’Abanyarwanda.

Nk’uko Moriah-Entertainment binyuze ku rubuga www.moriah-entertainment.com,
rusanzwe rutangaza amakuru ajyanye n’ubuhanzi bwa Gospel mu Rwanda,
dukesha iyi nkuru rubigaragaza, abahanzi batandatu (6) baturuka mu
Rwanda, batowe ni : Aline Gahongayire, Beauty for Ashes, Dominic Nic,
Eddy Mico, Lilian Kabaganza na Patient Bizimana.

Aba bahanzi nyarwanda batoranyijwe mu bandi benshi bari kumwe ku
rutonde rw’abahanzi benshi bo mu Rwanda baririmba Gospel nk’uko uru
rubuga rwa Moriah-Entertainment rubivuga. Muri bo hakazatorwamo umuhanzi
umwe uzaba umuhanzi wa Gospel w’umwaka (2011) mu Rwanda, ari nawe
uzahembwa.

Uyu muhanzi akazamenyekana binyuze mu matora azaba hifashishijwe
kohereza ubutumwa bugufi (SMS) ndetse no ku mbuga za Internet
bizatangira kuya 2 Mata 2012.

Hazatangazwa abahanzi batsinze kuwa 28 Mata 2012, nyuma y’ibikorwa
bitandukanye abahatana bazitabira birimo gusura no gufasha abatishoboye
n’impfubyi.

Kuva mu 2004, abahanzi barenga igihumbi bagiye bahamagarwa muri aya
marushanwa. Abarenga ijana na mirongo itanu (150) bahawe igihembo cya
Groove Awards bashimirwa impano yabo ya Gospel.

Ni ku nshuro ya Gatatu u Rwanda rujya guhatanira aya marushanwa ya
Groove Awards. Ku nshuro ya mbere (mu 2010) yegukanywe na The Sisters
(igizwe na Gaby, Aline Gahongayire, Phanny na Tonzi). ku nshuro ya
kabiri (mu 2011) ysteser na Blessed Sisters.


“Abayuda”, “Imana irindijambo ryayo”, “Umwuka wera” na “Uruwera” izo ni zimwe mu ndirimbo zizajya kuri alubumu ya mbere ya Korali Elayono. Iyi alubumu ubu igeze kure ikorwa na Producer Prince muri Solace Studio, izaba igizwe n’indirimbo 10 ziri mu njyana zitandukanye. Iyi Album ya mbere ya Audio irateganya kuyishyira ku mugaragaro muri uku kwezi kwa 6 hatagize igihinduka, ikaba ikomeje gutegura iyi album ku buryo buri Visuel (Amashusho) kuko bifuza kubimurikira rimwe.

Chorale Elayono niyo ku mudugudu w’ADEPR Kimicanga, Paruwasi ya Kimihurura, ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2000 ari Chorale y’ababyeyi igizwe n’abaririmbyi 13. Uko imyaka igenda ishira Imana igenda iyagurira imbago dore ko aba babyeyi bari abanyamasengesho cyane, Imana ikababwirako izagura umurimo nkuko bitanganzwa n’umuyobozi wiyi Korale Bwana Placide Uzabakiliho.

Muri 2003 batangira gukora ingendo z’ivugabutumwa muri Kigali, mu gihe gito Imana ibaha ibikoresho bya muzika biciriritse. Muri 2005 babona atari byiza ko Chorale yaguma kuba iy’ababyeyi, nibwo hatangiye kwinjiramo urubyiruko rw’abasore n’inkumi ba kiri bato. Chorale itangira kwiyubaka mu buryo bugaragara. Kugera n’ubu ikaba igeze ku baririmbyi 65.

Korale Elayono ikaba igendera ku ntego y’Ivugabutumwa rizana abantu kuri Yesu Kristo mu buryo bw’indirimbo n’ijambo ry’imana. Nkuko Placide yabidutangarije, bimwe mu bikorwa iyi Korali imaze kugeraho harimo ubutumwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara bakaba bateganya gukomeza kuvuga ubutumwa hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, hamwe no gusenga Imana izadushoboza.

Bobo yadutangarije ko ari gutegura ibitaramo bibiri bitandukanye bibanziriza ku murika alubumu ye ya mbere (Launching), ibi bitaramo bikazamufasha kwitegura. Iya mbere izaba ku cyumweru tariki ya 17/06/2012, iya kabiri iteganyijwe mu kwezi kwa munani kuba tariki 12/8/2012.

Mu magambo ye yagize ati “Maze igihe ndigukora amashusho y’indirimbo yitwa “Umwuka wera” hamwe n’iyitwa “Waranyuze” ari nako nanitabira ibitaramo byinshi bitandukanye mu bigo bya mashuri yisumbuye naza kaminuza, nkaba nanitabira ama launching y’ abandi bahanzi bagenzi banjye”

Reka tubibutse ko Bobo ubusanzwe afite indirimbo yakoze wenyine arizo « Umwuka wera », « Uri Alpha », « Inshuti ni Yesu » n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi batandukanyeharimo iyo yakoranye n’umuhanzi Dominic Nic bakoranye indirimbo yitwa « Waranyuze » n’iyitwa « Nzabyibuka » yakoranye n’umuhanzi Samputu J.Paul, iyi ndilimbo bayikoreye muri studio ya Aaron Nitunga ikorwa na Producer Sam. Bobo yatubwiye ko abakunzi b’injyana ya afrobeat gospel abahishiye byinshi cyane, akandi akaba ashima uburyo hakomeje gukorwa ibintu bitandukanye mukuzamura gospel music mu Rwanda, ibi bikaba bibaha nk’abahanzi imbaraga zo gukora neza kandi cyane.

Umuhanzi Uwihirwe Isaie bakunze kwita BAHO kuri uyu wa gatatu nibwo azahindura avuye mu igihigu cy’u Burundi mu giterane cy’ivugabutumwa amazemo ukwezi kose mu ntego yacyo igira iti Baho Africa mission . Icyo giterane cyateguwe na Isaie Baho afatanije n’abagenzi be baturuka muri Amerika,Newzirland,Kenya,ndetse yari kumwe n’umuhanzi Theo Babireba wahano mu Rwanda aho bari bagamije kuvug’ubutumwa no Guhimbaza Imana mu bice bitandukanye byaho m’u Burundi.

Tumubajije umusaruro waba waravuye muri icyo giterane , Isaie yatangarije Isane.com ko abantu babishimiye cyane ndetse ngo benshi bakiriye’agakiza nk’uko Baho Isaie yabitangaje muri aya magambo » Byitabiriwe n’abantu benshi, kandi abantu benshi barakijijwe ndetse ubutumwa byageze ku mitima ya benshi biciye mu ndirimbo, mw’ijambo,.. kuko twana koreraga no kuri radio yitwa Umucyo ikorera Ngozi byadufashaga guhura n’abantu benshi. »

Ntabwo bakoreye mu gace kamwe gusa kuko bagendaga mu bice binyuranye babwiriza ubutumwa bwiza nk’uko Isaie yakomeje abidutangariza mur’aya magambo « Twakoreye ahitwa Gitega ,Karusi,Ngozi,Kobero,Kamaramagambo na Muyinga arinaho twarangirije mission » Bakaba baribandaga cyane mu masoko,mu byaro,mu mashuri yisumbuye n’ahandi hose hateraniraga imbaga nyamwinshi.Biteganijwe ko BAHO azasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.Twabibitsa kandi ko Isaie ar’umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda uzwi cyane mu ndirimbo Ibendera.
Inkuru dukesha isange.com

Aya ni amwe mu magambo umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana RUZIGANA Olivier yadutangarije kuri uyu wa kane tariki ya 07 kamena 2012, Ubwo twaganiraga, maze akagira ati : Nifuza ko ubutumwa bwiza dutanga mu bihangano byacu bwagendana n’ubuhamya bwiza, kuko kenshi imyitwarire yacu ijya isenya ubwo butumwa tuba twavuze yongera ho ati “Ndifuza impinduka mu ivugabutumwa najyaga nkora kuri ubu ndakora ibishoboka ngo ubutumwa buri mu bihangano bwanjye birusheho kugira impinduka kuri benshi.

Ubusanzwe RUZIGANA Olivier ni umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana, akaba umukirisitu mu itorero rya ADEPR KICUKIRO umudugudu wa Nyakabanda, ibihangano bye bikaba byaratangiye kujya ahagaragara mu kwezi kw’ Ugushyingo 2009 ubwo yatangiriye ku ndirimbo yise “Turinzwe n’Imana”.
Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka wa 2011 ni bwo RUZIGANA yashyize ahagaragara Umuzingo w’indizimbo ze z’amajwi (Album Audio), izi ndirimbo ze zikaba ari nabwo zatangiye guhita ku maradiyo atandukanye nka Radio Rwanda, Sana ndetse na radio Umucyo, muri izo ndirimbo twavuga nk’iyo yise “Amaraso yawe Yesu” ikaba ari imwe mu zikunzwe cyane na magingo aya, nyamara bamwe mu bakunzi bazo usanga bibaza ngo izi ndirimbo zahimbwe na nde ?

Ibi rero byatumye twegera RUZIGANA kugirango natwe tumenye ese ubundi ni muntu ki ? Mu kudusubiza asa nk’useka yagize ati : Ndi mwene NDAZIGARUYE Yohana na MUKARURINDA Patricie nkaba mvuka mu karere ka Kamonyi umurenge wa Nyamiyaga akagari ka Mukingo. Kubirebana n’ubuzima bwe bwa gikirisitu, yagize ati nakijijwe mu mwaka wa 2004, nkizwa numva nkunze gukorera Imana cyane, bigeze mu mwaka wa 2006 nibwo natangiye kumva impano yo kuririmba muri njye ntangira kujya mpimba indirimbo, ariko nkumva ari ibisanzwe , nyuma nkomeza kumva umuhamagaro wo kuririmba ukomeje kunyakamo, nibwo nabishyizemo imbaraga Imana nayo imba hafi kuburyo kuri ubu maze gukora indirimbo zanjye bwite 12, ikigeretse kuri ibi ni uko Imana yamfashije nkajya muri korali yitwa Siyoni nyimenyeramo gucuranga nkaba kuri ubu ndi n’umucuranzi wayo.

Kubirebana n’umuntu cyangwa abantu baba bamufasha gukora indirimbo ze, RUZIGANA yagize ati “ubusanzwe hari itsinda ry’abaririmbyi tujya turirimbana, benshi baturuka mu makorali atandukanye, hanyuma indirimbo zo zikaba zitunganywa na Studio yitwa SENGA Record” ku bundi bufasha, yagize ati mfite inshuti zitandukanye n’abakunzi b’indirimbo zanjye, buri umwe rero wiyumvishemo umutima wo kunshigikira ngo twamamaze ubutumwa bw’Imana aranshigikira, ikindi kandi n’itorero nsengeramo rimbahafi cyane kuko nk’iyo nshatse gukoresha ibiterane cyangwa ibitaramo baramfasha cyane .

Mugusoza iki kiganiro twamubajije icyo akora kugirango uyu murimo w’ivugabutumwa akora rirusheho kugira imbaraga atubwira ko kuri ubu arimo gukora indirimbo ze mu mashusho kuburyo ku itariki ya 25 uku kwezi yifuza ko zaba zarangiye, kubirebana n’aho ibihangano bye bibarizwa ubu yagize ati kuri ubu ni njye uzigurishiriza ariko bidatinze nzamenyesha abakunzi bazo aho bazisanga, ku butumwa yatanze yagize ati “abahanzi n’abavugabutumwa muri rusange dukwiye gukorera Imana n’imbaraga zacu zose ariko tunibuka ko rimwe na rimwe imbuto zacu hari igihe zangiza ubutumwa bwacu anongeraho ko buri wese ufite icyo yakora ngo ubwami bw’Imana burusheho kwaguka adakwiye kurebera ngo ashire amaboko mu mifuka ahubwo twese abamenye Imana duhaguruke turwanye Satani ngo nawe azaduhunga.

Mu gihe kingana n’imyaka hafi 2 umuhanzi Geraldine Muhindo amaze atagaragara mu ruhando rw’abahanzi ba gospel mu Rwanda mu ma concert ndetse n’ibiterane bitandukanye nkuko benshi bari babimenyereye bakaba baribazaga amakuru ye, ubu noneho igihe kirageze ngo abakunzi be ndetse n’abakunzi ba gospel bose muri rusange kuri ubu amaze kugera ku rwego ashimirwa n’abaturage ba Kenya.

Nk’uko abitangaza , Gerardine Muhindo kuri ubu atuye mu mujyi Nairobi mu gihugu cya Kenya ku mpamvu z’amasomo ndetse no kwagura ubuhanzi ndetse n’impano ze, byatumye ngo we n’umuryango we kwimukirayo kugeza n’ubu aho akomeje amasomo .Mu kiganiro yagiranye na Isange.com yakomeje ati"Mu rwego rw’ivugabutumwa tumaze kugenda, mu mijyi myinshi cyane no mu ntara zitandukanye zigize igihugu cya Kenya ,nyuma yo gukora ibiganiro binyranye ku bitangaza makuru byaho birimo ama ma radio atandukanye zirimo KCB ikaba ari nayo Radio y’igihugu.

Kubigendanye n’ubuhanzi bw’indirimbo byansabye kubanza kwimenyereza igiswahili cya hano no guha umugabo wanjye umwanya wo kumpindurira indirimbo zimwe mu giswahili ndetse tukanafatanya guhimba izindi no kuzitunganya neza. Ikindi cyari kigoye ni ukubona aho nkorera nsohorara indirimbo zanjye muri kenya. Album yanjye y’indirimbo z’igiswahili yitwa "Tenda Mema ukwa hai" igizwe n’indirimbo 6 arizo :

1.Tenda mema
2.Atimiza
3.Bwana wangu
4.Watakatifu
5.Mshindaji
6.Dhabihu

Ubu rero nagira ngo menyeshe abakunzi banjye ko album ya Guhiga Umuhigo narangije kuyikorera amashusho (video) ubu vuba cyane izaba ibagezeho

gahunda mfite"

1.Gutegura concert mu rwanda
2.Gukora ibiterane ahantu hatandukanye
3.kumenyana no kuganira n’abahanzi

Uyu muhanzikazi yasoje iki kiganiro asabira abakunzi be Umugisha.

Inkuru ya isange.com

Alubumu y’indirimbo icyenda yise « Halelujah », niyo Kambale Salaam aramurika kuri kino cyumweru mu gitaramo kizabera kuri Bethesda holy Church ku Muhima, aho aazashigikirwa n’abandi bahanzi batandukanye harimo Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Asaph Ubumwe n’abandi batandukanye. Kambale yadutangarije ko kwinjira ari ubuntu kandi igitaramo kizaba kiri uburyo bw’umwimerere (live music), kandi igitaramo kizatangira saa cyenda z’amanwa.

Yitwa Kambale Salaam ariko hari n’abamuzi kw’izina rya Francis, ariko irimenyerewe benshi banziho ni Kambale, akaba nkuko yabidutangarije yaremeye gukurikira inzira ya gikristu kuva mu mwaka wa 2002. Yakomeje atubwira ko Imana yamuye impano zitandukanye muri zo harimo, gucuranga Piano, Bass Guitar na Acoustic Guitar, akaba afite na gahunda yo kwiga gucuranga Saxophone. Ni umuhanzi mu bintu bitandukanye ariko cyane cyane akunda guhimba indirimbo, yabitangiye ahimba indirimbo za worship team y’Asaph Huye aho yasengeraga muri Zion Temple ya Butare kuko yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, izo ndirimbo bakazikoresha mu rusengero. Yaje gukurikizaho kujya azihimba akazigurisha ku bahanzi bazikeneye nubwo ibyo bitamenyerewe inaha mu Rwanda ariko we yarabikoze kandi birakunda, gusa yari afite gahunda yo kuzaba umuhanzi ku giti cye ariko kubera amikoro ntibyamunshobokera muri ako kanya.

Mu buzima busanzwe akora ibiraka byo gucuranga, kwigisha gucuranga no gufotora, kuko aribwo akirangiza amashuriye ya Kaminuza i Butare. Mubyo aha agaciro ngo harimo ko akunda kubahiriza igihe cyane mubyo arimo byose, hakiyongeraho no kubana n’abantu bose mu mahoro. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu harimo “Alfa ni Yesu”, “Mubwiza”, “Turabatsinzi”, “Ndagushima”, “Nje kukuramya”, “Tuyibyinire” n’izindi

Dudu Theophile, umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’uburundi yagejeje alubumu ye ya mbere ku isoko mu Rwanda

Ubwo twaganiraga ku murongo wa telephone na Dudu yatubwiye alubumu ye ye yageze i Kigali ikaba iboneka gusa muri Gift Supermarket kwa Rubangura mu mugi wa Kigali, aho igura amafaranga 5000Frw, ndetse ko mu minsi iri mbere azategurira abanyarwanda igitaramo ateganya ko kizabera i Kigali, ibi kandi akabikora ari no gutegura kurangiza alubumu ye y’amashusho (DVD), ndetse ubu hakaba hari indirimbo y’amashusho yise “Sinicuza” iri hanze inagaragara kuri Youtube. “U Rwanda ndarukunda kandi n’igihugu cyane nubwo ndi Bujumbura ariho nkorera ariko umutima wanjye uba utekereza ku Rwanda kandi mpora mpazirikana niyo mpamvu n’ibikorwa byanjye mbihazana, kuko i Burundi ho ndakunzwe kandi nitwara neza mu buhanzi” aya ni amagambo Dudu yasoze atubwira.

Dudu Theophile Niyukuri, yavutse tariki ya 27 Ukwakira 1981, i Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi, Dudu Theophile N. yakuze akunda umuziki kuva mu bwana bwe akiri muto. Yatangiye kuririmba mu rusengero ku mwaka icumi (10 ans) ubwo Papa we umubyara yagirwaga Pastor, icyo gihe akaba arinabwo yatangiye kwiga Guitar. Uko gukunda ubuhanzi cyane umuziki byarakuze aho mu mwaka wa 1995 yaratangiye kuba umwe mu rubyiruko rukunzwe kandi rwitwara neza mu kuririmba, ibyo bikaba byaranatumwe afata icyemezo cyo kwinjira mu muziki neza.

Mu mwaka wa 1998 Dudu yakiriye Yesu Christ nk’umwami n’umukiza kuva icyo gihe yinjira mu buzima bwa kirokore bw’agakiza. Kuwa muri uwo mwaka nibwo Dudu Theophile N. yatangiye ubuhanzi bwe bwo kuririmba no gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko yari yarinjiye muri gaunda n’ubuzima bwa gikristo no kwemera Imana.

Mu mwaka wa 2001, amaze gusengerwa no gusigwa amavuta yo kuba umuramyi w’Imana nibwo yatangiye kuyobora itsinda ryo kuramya no guhimbaza ku rusengero yasengeragaho rwa Bon Berge i Bujumbura. Uyu murimo w’impano ya Dudu Theophile N. wagagragaye cyane mu gihe cy’intambara u Burundi bwanyuzemo, aho yazengurutse mu masengero atandukanye ayobora kuramya no guhimbaza mu ndirimbo zitanga ituze, amahoro no kunezerwa biva ku Mana, ibi bikaba byaragize uruhare rukomeye ku impinduka mu bakirisito muri icyo gihe kitari cyoroshye yewe kugeza nanubu uyu mwuka wo kuramya no guhimbaza ukaba ugaraga mu masengero menshi cyane mu gihugu cy’u Burundi.

Uko Ministry ya dudu yakuraga ninako yarakeneye ubumenyi buhagize kugirango akore ibintu byiza kandi bitunganye (professional) ibi bikaba byaramusabye kujya mu mahugurwa atandukanye ya muzika hamwe no gutunganya umuziki (music production) ibi akaba yarabikoreye i Johannesburg, mu gihugu cya Afurika yepfo (S.A). mu gihe cy’imyaka 2 yiga ibyo bita « Sound engineering ».

Muri uku kwiga yahavanye operating sound engineering diploma bimufasha gutangira guteza imbere Gospel music mu gihugu cy’u Burundi afatanyije n’abandi bahanzi barimo Fabrice Nzeyimana, David Nduwimana, Peace-Nadine Ningabire, Fortrant Bigirimana, the GMP team, the Redemption Voice n’abandi ibi baka batrabitangiye ahagana muri 2008. Vubaha mu mwaka wa 2011, nibwo yakoze alubumu ye ya mbere yise “Jubilee”, ubu ikaba yageze no ku isoko hano i Kigali mu Rwanda, ibi bikaba bibaye nyuma yo gutumirwa mu bitaramo byinshi bitandukanye inaha mu Rwanda aho twavuga nko muri Zion Temple, Women Foundation, Rwanda for Jesus, aho yagiye afatanya n’abandi bahanzi batandukanye harimo nka Tonzi, Honoray Iyakaremye, Aime Uwimana n’Aline Gahongayire.

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic, aratangaza ko akazi gakomeye ko gutegura Album ye ya kabiri kamaze kurangira hasigaye ibitaramo byo kuyimurika, azatangira kuwa 5 Nyakanga 2012, mu Ihema kuri Stade Amahoro.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa www.dominic.net yatangaje ko iyi Album ye ya kabiri ateganya ko izaba ari nziza kurusha iya mbere bitewe n’indirimbo ziyigize. Dominic Nic yagize ati :”Iyi Album yanjye izaba nziza kubera y’uko iriho indirimbo ntashidikanya ko ari nziza, amagambo meza kandi y’ihumure akomeza uyumva. Mfite icyizere ko izaba nziza.”

Dominic Nic avuga ko muri iyi Album hazagaragaraho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda barimo Fortran Bigirimana, n’abandi bo mu Karere ka Afurika y’I Burasirazuba bakomeye mu njyana zihimbaza Imana.

Iyi Album izagira indirimbo icyenda. Enye muri zo ari zo “Uri Uwera”, “Ashimwe”, “Machozi” na “Umubavu” amaze kuzishyira hanze ku buryo abakunzi be babasha kuzumva kuri Internet no kuzisaba ku maradiyo ndetse bakaba banazigura.

Album ya mbere ya Dominic Nic, w’imyaka 26, yitwa “Ari kumwe Natwe” yayishyize hanze mu mwaka wa 2010. Uyu muhanzi uretse kuba yaregukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu bahanzi baririmba Gospel mu irushanwa rya Salax Awards, yegukanye n’igihembo cya East African Music Awards.
Inkuru dukesha igihe.com

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Kenya ,Esther Wahome ni we wambitswe ikamba ry’umugore uzahagararira igihugu cya Kenya n’Africa y’Uburasirazuba mu marushanwa y’ubwiza azaba ku rwego rw’isi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/7/2012 muri Hotel Hilton mu mujyi wa Nairobi, nibwo Esther Wahome yatorewe kuzahagararira igihugu cye mu marushanwa ya Mrs Universe azabera mu Burusiya.
Esther Wahome azwi cyane mu ndirimbo yo kuramya kandi ihimbaza Imana yitwa Kuna Dawa. Ni we muhanzikazi rukumbi ugiye muri aya marushanwa y’ubwiza mu mateka ya Kenya.

Amarushanwa ya nyampinga w’isi ntabwo areba gusa ku bwiza ahubwo yibanda no ku buhanga umutegarugori uyitabiriye aba afite bityo hagatoranwa urusha abandi bose. Mrs Universe bafite intego yo kwamagana ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irikorwa igitsina gore.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kwambikwa iri kamba, Esther Wahome yavuze ko afite umugambi wo kwerekana ko abagore bo mu gihugu cya Kenya ndetse n’Afrika y’Uburasirazuba ifite abagore bashoboye kandi b’abahanga.

Umuhanzikazi Esther Wahome w’imyaka 38 y’amavuko atorewe guhagararira igihugu cye muri aya marushanwa mu gihe n’indirimbo ze muri aka karere zikunzwe n’imbaga nyamwinshi cyane cyane abakristu(abakijijwe nkuko bamwe mu banyamadini babivuga). Wahome yavutse ku itariki 24/12/1974. Yakuze akunda guhimbaza Imana binyuze mu muziki none inzozi ze yazigezeho.
Source:mwakilishi.com

Nyuma y’igihe kinini aririmbira mu ma tsinda n’amakorari atandukanye, ndetse akanafasha abahanzi batandukanye mu kuririmba no kubacurangira, Delphin Kalisa yatangiye kuririmba ku giti cye anasohora indirimbo ye ya mbere yise “Ijwi rituje”.

Amazina ye ni Delphin Kalisa, yavutse tariki 14/08/1982 mu gihugu cya Congo Kinshasa, avukira mu muryango w’abana babiri, we na mushiki we umwe gusa. Yize amashuri y’inshuke n’abanza i Goma muri DRC, ayisumbuye ayiga mu Rwanda i Gisenyi kuri College Baptiste Gacuba 2, ubu akaba ari kwiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali Campus ya Gisenyi mwishamo rya Development studies.

Kubijyanye n’urugendo rwe muri muziki, Delphin Kalisa yatangiye kuririmba kuva kera akiri umwana kuko yabikundaga cyane nkuko yabidutangarije, ngo yumvaga aribwo buzima bwe kuva kera muri DRC, bageze mu Rwanda rero yakomeje kuririmba mu itorero Restoration Church ku Gisenyi, icyo gihe akaba yarabarizwaga muri Korale, ndetse ari n’umuyobozi w’imiririmbire bita conducteur, Imana yaramufashije abona amahirwe 2006 na 2007 ajya mw’ishuri rya Muzika ryitwa Kampala Music School mu gihugu cya Uganda, mu mwaka wa 2008 agaruka mu Rwanda aho yakomeje umurimo w’Imana noneho anacuranga Piano na Guitor rimwe na rimwe.

Delphin Kalisa tuganira yatubwiyeko ibindi akunda mu buzima busanzwe harimo gusura no gufasha abantu bari mu kaga iyo Imana yamunshoboje, akabikora yumva anezerewe cyane, yumva akoze ikintu cyiza cyane, mumagambo ye akaba yagize ati Imana yadusabye ngo "Mufashe abababaye", nemera ijambo rivuga ngo "Gira neza wigendere ibikorwa byawe bizagukurikira". Delphin ni umwanditsi w’indirimbo (Song writer), akaba n’umuyobozi wo kuramya no guhimbaza (Praise and worship leader), ubu akaba rai gukora indi ndirimbo imwe kwa Aime Uwiamana nindi kwa Mastora.

Nitwa Nsengimana Jean mwene Rugeminka Francois na Musabwasoni Clotilde navutse 1991 mu karere ka Ruhango ni muntara y’amajepfo nkaba nsengera mu itorero rya ADEPR Kicukiro. Natangiye kuririmba mfite imyaka 8 nkanjya ndirimba rimwe na rimwe. Icyo gihe nigaga ishure ry’ icyumweru.

Guhanga nabitangiye ku itariki ya 03.09.2008. Bigeze 2009 nibwo nasohoye indirimbo ya 1 yitwaga “Ikunda impuhwe”. Kugeza muri uyu mwaka wa 2012 maze gushyira ahagaragara indirimbo 4 ubu ndi kurangiza umuzingo uzaba witwa “umukunzi mwiza”. Ndateganya ko mu kwezi kwa 12 aribwo nayishyira ku mugaragaro

Indirimbo zikunzwe cyane ni iyitwa Isubireho kimwe n’indi yitwa Umukunzi mwiza. Uyu muhanzi asoza abwira abakunda indirimbo ze ko abateganyiriza ibyiza byinshi birimo ibitaramo bitandukanye

Mu kiganira twagiranye n’umuhanzi Nkurunziza Emmanuel uzwi ku izina FRERE MANU ,Umusore w’umuhanzi,umucuranzi, umuvugabutumwa, umuyobozi w’ibirori MC ndetse akaba n’ umunyamakuru yatangarije ko kuba amara igihe kirekire ategura Concert ze bituma zibasha kuba nziza nk’uko abyifuza. Ibi asanga ari inama yagira bagenzi be.
ngo uretse kandi muri muzika no mukazi gasanzwe uyu musore azwiho kwitondera ibyo akora.

Ibi abitangaza ashingiye kuri bimwe mu bitaramo yakoze bibiri hari icyo yakoreye mu intara y’iburengerazuba mu mujyi wa Gisenyi ndetse akanakora ikindi mu igihugu cya Congo ngo byagiye bimuhira cyane kukon habagaho igihe gihagije cyo kubitegura.

Ibi kandi yabidutangarije mugihe amaze amezi 3 ategura igitaramo mu mujyi wa Kigali i Kacyiru iki gitaramo kikazaba tariki 02 Nzeri 2012
aha Frere Manu azafanya n’Umuhanzi wagiye amwitaho cyane mu kumugira Imana ndetse no kumutoza gukora Live Music , Simon Kabera ndetse na mugenziwe bakunze kubana cyane Dominic Nic
Hamwe n’umuvugabutumwa Pasitori Desire Havyarimana ngo uretse aba bahanzi hazaba kandi hari na Choral Amahoro y’i Remera kwinjira bizaba ari ubuntu.

FRERE Manu ngo ntakidasanzwe azaba azanye uretse gucuranga muzika nziza doreko benshi bazi ko abantu b’i Gisenyi baririmba neza ndetse banacuranga neza aha rero ngo ari mu myiteguro n’abacuranzi be kugirango bazagaragarize abacuranzi b’i Kigali icyerekezo cya muziza yabo.

Ikigitaramo kizabanzirizwa n’igikorwa uyu muhanzi ategura cyo kumurikira abaterankunga be amashusho y’indirimbo za wokovu kizabera kuri Hotel SERENA tariki 26 Kanama
aha akazafashwa na Choral Bethlehem ndetse na Dominic Nic aho umuntu wese uzijira muri Hotel azahabwa DVD ndetse akanahabwa icyo kunywa na Hotel lake kivu Serena.

Nyuma y’ibi umuhanzi FRERE Manu yadutangarije ko azakomereza mugihugu cy’iburundi, Kenya ,Tanzania ndetse na Uganda ibi ngo azabifashwamo n’amasengesho ndetse n’inkunga yizeye Imana izamuha.

Yarangije yifuriza amahoro n’imigisha abantu bose basengera abahanzi ndetse n’abavugabutumwa muri rusange ndetse yifuriza buri wese kuzatunga DVD ya NYIMBO ZA WOKOVU kuko izamufasha mu buzima bwe.

Deborah Ishimwe

Serge Iyakaremye wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Uwiteka mwungeri wange” ubwo yaririmbanaga na mugenzi we Vincent, aratangazako imyiteguro ayigeze kure yo kumurika alubumu ye ya mbere ari wenyine, iyi alubumu y’amajwi akaba yarayise « Ntamvura idahita », ikazabaho indirimbo 8.

Igikorwa cyo kumurika iyi alubumu giteganyijwe ku cyumweru tariki ya 2/09/2012 ku rusengero rwa Omega Church ruri hejuru mu nyubako ya Rubangura, akaba ateganya ko kwinjira bizaba ari ukugura CD yuwo muhanzi gusa kuri uwo munsi akazaba yayishyize ku mafaranga makeya, 2000 mu gihe ubusanzwe izagura 5000. Serge Iyakaremye yatubwiyeko imyitozo ayigeze kure, akaba akomeje no kuvugana n’abahanzi yifuza ko bazamufasha kuruwo munsi. « Nta Wundi », « Nje imbere yawe» , « Hozanna» nizimwe mu nndirimbo zizagaragara kuriyi alubumu.

Iyamuremye Serge, yavutse ku italiki ya 01/09/1990, avukira mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro, akiri umwana akaba yarakundaga gukina umupira w’amaguru. Yize amashuri abanza muri Ecole Primaire de Kivugiza, i Nyamirambo, amashuri yisumbuye ayakomereza muri G.S/APE Rugunga aho yize icyiciro rusange no muri G.S Kabusunzu/APACE mu ishami ry’ishoramari, ubu akaba yiga mu mwaka wa gatandatu. Serge yavukiye mu muryango ukijijwe, ariko we yari atarakizwa nkuko abitangaza, nyuma, yaje kwakira agakiza ndetse arabatizwa mu mazi menshi mu itorero rya ADEPR Nyarugenge muri 2006. Muri icyo gihe yatangiye gufatanya n’umuryango we mu ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba bakora itsinda ryitwa « Family Group.»

Iyakaremye yaje kujya kwiga muri APE Rugunga naho akomerezayo umurimo w’Imana ari muri groupe yo kuramya no guhimbaza (Praise and Worship), aho yaje no kuba umuyobozi wayo (Worship Leader) w’iyo groupe. Aho yagereye muri APACE, nabwo yakomeje gukora uwo murimo w’ubu Worship Leader.

Mu biruhuko yajyaga ajya kwiga gucuranga musique classique piano mu Kiyovu mu kigo cy’umunyamerikazi witwa Marylene. Mu buzima bwe bw’ubuhanzi yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2007. Nyuma yaje kuza gufatanya n’uwitwa Bahizi Vincent umurimo wo kuririmba mu gihe cy’imyaka ibiri muri groupe yitwaga «Vincent and Serge». Bahizi Vincent yaje kubihagarika ku mpamvu ze bwite, ariko Serge akomeza kugira ishyaka ryo gukomeza umurimo w’Imana ari wenyine kugeza ubu ngubu.

Nyuma yo gusohora indirimbo “Ni muzima”, bidatinze agasohora « Irera », indirimbo zose zo munjyana ya Zoulou, abantu benshi bakavuga umuhanzi Gashongore Vicent yigana mu mirirmbire yewe ni ijwi Alpha Rwirangira, ubwo twaganiraga na Vincent mu magambo ye yagize ati “Ntago nigana Alpha Rwirangira ahubwo niko ijwi ryanjye rimeze”.

Gashongore Vicent, yavutse mu mwaka wa 1986 avukira Kampala (Uganda) ahitwa Kyambogo, Papa we akaba ni Gashongore Geoffray, Mama we akaba Mukangarambe Alfonsine. yavutse mu muryango w’abana 7, abahungu bane n’abakobwa batatu. 3 baje gupfa ubu basigaye ari 4, abahungu 2, n’abakobwa 2. Nyuma yaho na Papa we yaje kwitaba Imana.

Primaire yayize Kimironko 1Primary School, ayisumbuye ayiga Alliance High School Nyacyonga, hamwe na Institute Technique de Hanika i Nyanza, akaba ateganya gukomeza kaminuza. Yakijijwe muri 2002 muri Bethel Church icyo gihe yitwaga Shalom hari mu giterane cy’urubyiruko, yari yatumiwe na mushiki we mukuru kuko ninawe wamureze kuva akiri muto. Kuririmba yabitangiye muri 2004 muri groupe yitwaga (INUMA), yigaga muwa 4 w’amashuri abanza, yakunda gukina umupira w’amaguru kurusha kuririmba, ariko yaje kuvunika ari gukina umupira w’amaguru, amara igihe atakina kwa muganga barambujije ariko ku rusengero ajyagayo. Muri uwo mwaka ninabwo yahimbye indirimbo bwa mbere ayita “Inshuti idahararuka” kandi atangira kujya anayobora kuririmba mu materaniro ku rusengero. Indirimbo ya mbere yakoze muri studio yitwa “Garukiraho”hari mu mwaka wa 2008. Arangije amashuri yisumbuye yakoze izindi ndirimbo 3 “Umunsi umwe”, “Naho itatoha” na “Ndinde”. muri izo zose hakundwa cyane “Naho itatoha” iba ariyo imenyekana cyane. Izo ndirimbo zose Vincent niwe uziyandikira, akazitunganyiriza amajwi yazo ibyo bakunze kwita melody ndetse akaba afasha n’abandi bahanzi be ba gospel kubandikira indirimbo, nkanabafasha kuziririmba muri studio rimwe na rimwe.

Vincent bimwe mu bitaramo yagaragayemo, harimo igiterane cyabereye muri Expo Ground cyari cyateguwe na Sugira Stiven, uyu muhanzi niwe wayoboye kuramya, igitaramo cyabereye kuri Schillo Church mu Gakinjiro cyari kiswe “Ubuzima mu kuramya” cyabaye ijoro ryose Vincent niwe wagifunguye, no muri concert ya Patient Bizimana yabereye i Gisenyi yagaragayemo aririmbana na Serge

Vincent yaduutangarije ko arimo ategura album ye ya mbere abifashijwemo n’umuterankunga yabonye Peter Bisangwa nyiri Alpha and Omega Studios, ikaba ari nayo irimo kunkorera iyo album. Mu maba,bo ye yagize ati “Ndasezeranya abakunzi banjye bose ko ntazabatenguha rwose hamwe no kunshyigikira kwanyu, munansengera cyane nanjye niteguye gukora iyo bwabaga kugirango nkore ibintu bizabashimisha”. Bidahindutse alubumu ye izarangira mu kwa cumi, ategure uburyo ayimurikira abakunzi ba gospel n’abamuzi. Vincent asengera kuri Restoration Church Kicukiro, ni ingaragu akaba ayoborayo kuramya no guhimbaza.

Liliane ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Songs). Amazina ye yose ni Zaninka Kabaganza Liliane, afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda , uburebure bwa metero 1.51, ni umudamu yashakanye na Dusabemungu Ntabajyana Celestin mu mwaka 1999 I Kigali.Bafitanye abana batatu umukobwa umwe n’abahungu babiri aribo “Niyonkuru Joyeuse, Rucibigangu Prince na Sezerano Numa Prince”. Liliane Kabaganza ni umudamu urangwa no gucisha make, kubaha buri wese, kuganira cyane n’abantu b’ingeri zose (kuva ku bana bato kugeza kubantu bakuze). Mu mabara akunda Icyatsi,Ubururu,Shokora .

Yavutse ku itariki ya 11 Kamena 1975, avukira ahitwa Bibogobogo mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Papa we umubyara ni Umushumba mu Itorero ryitwa Healing Heart mu Ntara y’Amajyepfo akaba yitwa Mukiza Leonard naho mama we yitwa Nyabaziga Odette bakaba barabyaranye abana 6. Mu mwaka w’i 2000, nibwo mama we umubyara yitabye Imana azize uburwayi. Nyuma papa we yashakanye na Kadabagizi Aline mu mwaka wa 2002 bakaba barabyaranye abana 3. Liliane Kabaganza ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9.

Ku myaka itandatu, Liliane yatangiye amashuri abanza mu kigo cyitwa Ecole Primaire Vyura mu Ntara ya Katanga (RDC). Akaba yarakomereje amashuri abanza mu kigo cyitwa Ecole Primaire Kiziwa kuva mu mwaka wa kane kugeza muwa gatandatu ari naho yatsindiye ikizamini gisoza amashuri abanza. Mu mwaka wa 1988, Liliane yatangiye icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), mu kigo cyitwa “Institut Vyura” ahamara umwaka 1 hanyuma yaje gukomereza amashuri ye yisumbuye mu kigo cyitwa “Institut Kimbangu” ahitwa Kalemie mu Ntara ya Katanga/RDC kugeza mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye. Mu mwaka wa 1996, yakomereje amashuri yisumbuye mu kigo cyitwa “Ecole Polytechnique Butamwa” ari naho yatsindiye ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ahabwa impamya-bumenyi y’amashuri yisumbuye A2, mu ishami ry’uburezi (Normal Primaire).

Ku myaka 11 nibwo Liliane yatangiye aririmba muri Chorale y’abana bato mu itorero rya CEPZ “Communauté des Eglises de Pentecote au Za?re”. Kubera impano ikomeye y’uburirimbyi yigaragaje muri we, nyuma y’umwaka umwe gusa, yahise ashyirwa muri Chorale y’abantu bakuru. Akaba yaratangiye kumenyekana cyane kubera ijwi rye ryiza, rikomeye ubwo yaririmbaga muri Chorale yitwa Rehoboth, imwe muma Chorales yamamaye cyane mu Ntara ya Katanga/RDC mu myaka ya za 1990.

Mu Rwanda, Liliane yamenyekanye cyane muri Chorale Rehoboth. Akaba yaramenyekanye cyane kubera amavuta Imana yamusize n’imiririmbireye yanyuze benshi mu ndirimbo ze yaririmbanye na Rehoboth zamenyekanye cyane nka « Imana ni byose, Iyo ntekereje umugabo witwa Yesu, Getsemani, Habwa ikuzo, Bakundwa n’izindi nyinshi cyane… ». Ubu Liliane Kabaganza amaze kwandika indirimbo 68. Indirimbo ye yanditse mbere ikaba yitwa i Bethelehemu iri kuri Album ya mbere ya Rehoboth Ministries yitwa “Abafite inyota ni muze”.

Muma Chorales yose Liliane yaririmbyemo yagiye atorerwa kuba umwe mubayobozi b’indirimbo kubera ubuhanga bwo kuririmba bumuranga ndetse n’ubushobozi bwo gutunganya indirimbo ibyo bita « Arrangement musical ». Kuva mu mwaka wa 2009, Liliane nibwo yatangiye kuririmba kugiti cye « Carri?re Solo ». Ubu akaba amaze gukora Album ye ya mbere yitwa “Nina siri na Mungu” mu Kinyarwanda bisobanura ngo “Nfitanye ibanga n’Imana”. Iyi Album ifite indirimbo 13. Izigera ku icimi ziri m’ururimi rw’ikinyarwanda naho izindi 3 ziri m’ururimi rw’igiswahili. Imwe muri izo z’igiswahili yitwa “Yesu ni furaha” akaba yarayiririmbanye n’umwe mubahanzi bakomeye kandi ukunzwe na benshi uririmba indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza witwa Aimé Uwimana. Mu njyana akunda kuririmba, harimo injyana ya Slow-R&B, n’izindi njyana nyafurika nka Rumba, Zouk na Zoulu.

Inkuru dukesha urugero.com

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/10/2012, nibwo bwa mbere Filime « Home » yashyizwe mu Kinyarwanda irerekanwa ku mugaragara muri KIST kuva saa kumi z’umugoroba, aho kwinjira ari ubuntu.

Icyi gikorwa n’ibyo kuyishyira mu kinyarwanda, ibi byose bikaba byarakozwe n’umuryango wita ku kurengera ibidukidukije n’iterambere ry’abantu ARECO Rwanda Nziza kubufatanye na Institut Francais au Rwanda aho byashyize mu Kinyarwanda filime isanzwe yitwa « HOME », ikaba ari filime iri ku rwego mpuzamahanga ivuga ku buzima no kurengera ibidukikije, yamaze gushyirwa mu Kinyarwanda nyuma yu gushyirwa muzindi ndimi zirenga 35.

Nkuko twabitangarijwe na Moritz Schillinger, iyi filime documantaire ubusanzwe ifite igihe cy’isaha n’iminota mirongo itatu n’itatu n’amasegonda mirongo itatu n’icyenda (1 :33 :39), ni Filime ya Yann Arthus – Bertrand ikaba yarakozwe na Fondation Good Planet, amashusho yayo afatirwa mu bihugu birenga 9 byo kumigabane yose yisi, ikaba yerekana aho isi yavuye nuko igenda yangirika, ikanatanga inama yibyakorwa ngo Isi nibiyiriho bikomeze bibungabungwe kandi ku nyungu za muntu.

Uyu muhanzikazi yaramaze igihe kitarigito atagaragana ubu ngo yaba agiye gusubira murugando rwa muzika!

Nitwa Cadeau UMUHOZA

Navukiye DR Congo ku wa 26/8 aho bita Goma nyuma twimukira i Masisi arinaho twavuye tuza mu Rwanda muri 1994. Amazina y’ababyeyi ni Mahinga Dieudonné na Therese Umutoni, nkaba mvuka ndi impanga y’uwitwa Umulisa Esperance (Cadette). Turi abakabiri mu bana batandatu ba Mahinga na Therese. Ubu ariko dusigaranye Maman gusa kuko Papa yitabye Imana muri 2004.

Ndubatse, nashakanye na Bushayija Peter Gervais, dufitanye abana babiri (umuhungu n’umukobwa). Amashuli abanza nayigiye muri Congo, ayisumbuye nayarangirije La Colombiere Kigali hanyuma nkomereza muri ULK ndangiza muri 2008 muri Sociologie.

Ndakijijwe kandi nkorera umurimo w’Imana mu itorero rya Restoration Church Gisenyi. Natangiye umurimo w’uburirimbyi ku myaka itatu hamwe n’impanga yanjye ubwo twabaga duherekeje Maman n’aba Oncles muri Chorale yabo.

Nyuma tuje mu Rwanda, Papa yadushyigikiraga ko twakomeza mu mpano y’uburirimbyi kuko nawe yar’umuhanzi. Kuburyo tutarakizwa twajyaga turirimba mu bigo by’amashuli (ibyo twitaga kwenterepreta cg gusubiramo indirimbo z’abandi).Twaririmbanye na Kayirebwa muri concert yiswe KUBA yarimo Brenda Fassy, Masamba, Natty Dread n’abandi.

Nyuma y’aho nibwo twahise dukizwa duhita dutangira gukorera Imana mu murimo wo kuramya no guhimbaza. Muri Kigali nari worship leader muri Restoration church Remera-Kasabonita. Ubu nkaba ndi Worship leader mu I Torero rya Restoration church Gisenyi kuko ariho mba n’umuryango wanjye.

Maze gukora indirimbo eshatu (3), iyambere ni Mana uri mwiza, iyakabiri ni Twiyoborere n’iya gatatu yitwa Ikamba.

Patrick Shumubusho umuhanzi nyarwanda mushyashya uririmba, yasohoye indirimbo “Nzineza” iri mu njyana ya slow R&B, ibi akaba ari nyuma y’indirimbo ye ya mbere yasohoye mu kwezi kwashize yari yise “Icyo usabwa”

Ubusanzwe Shumbusho yatangiye ubuhanzi 2010, atangira ubuhanzi akora ku giti cye nkuko yabidutangarije doreko atigeze anyura muri Korali cyangwa irindi tsinda ririmba, akaba yaravukiye mu muryango w’abarokore kuko yasanzwe iwabo basenga. Indirimbo ze ni Producer david uzimukorera, mubuzima busanzwe akaba ari umunyeshuri yiga MKU aho yiga mu wa mbere muri interpretation.

Shumbusho yadutangarije ko arimo gutegura alubumu, nubwo atarabona neza uburyo, ariko kugeza ubu akaba yayiandikira indirimbo ze, ubundi mu rugo bakamufasha kubijyanye n’ubushobozi (Amafaranga). Tumubajije uko abona gospel music mu Rwanda Patrick yadutangarije ko abona ikiri hasi ariko bika bisaba gushyiramo imbaraga ngo izamuke, aho ngo we abona bipfira nuko abazamutse bagitangira bamwe na bamwe bavamo, rimwe na rimwe ukanasanga hari abadakora ibihangano byiza bifite umwimerere, gusa akaba abona biri kugenda neza kuko hari byinshi biri gukorwa muricyo gice cya gospel music mu Rwanda. Shumbusha akaba yadutangarije ko icyo umuntu yakwishimira aruko gospel buri gihe haba hari Imana gufasha abayikora.

Ubwo twahuraga mu mugi wa Kigali, ava ku kazi dore ko ubu ari gukora ibijyanye n’ubugeni, umuhanzi Musabe yadutangarije ko kuwa gatanu tariki 2/11/2012 azatarami abanyeshuri bo mu Academy Secodary school, ku cyumweru tariki 4/11/2012 ataramire abanyeshuri bo muri LDK hanyuma tariki 8/11/2012 azataramire abanyeshuri bo muri Agahozo Shalom Rwamagana icyigo cy’abana b’imfubyi. Nkuko yakomeje abidutangari, ngo kuriwe abona Imana yaramuhaye umuhamagara wo gukorana n’abanyeshuri cyane ko abiyumvamo kandi nabo iyo akorana nabo bagahabwa umugisha n’ubuhanzi bwe.

Musabe Dieudonne ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wavutse kuwa 27/07/1991, mpigi district muri Uganda. Uyu muhanzi akaba ari umwana wa mbere (imfura) mu bana 4, akaba akibana na Maman we ari nawe mubyeyi asigaranye. MUSABE ubwo yari afite imyaka 8 gusa yinjiye muri choir y’abana bo muri J A (Jeunesse Adventiste) ndetse akaba yari afite inshingano yo kuvuga imivugo kuko yari abishoboye kurusha abana bose. Musabe uko yakuraga ni nako impano yo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo yakomezaga gukura, akaba yarabigaragaje 24/12/2002 ubwo yasohoye indirimbo yitwa « Imana ni urukundo ».

Ubu Musabe akaba yiga muri Adventist University of Central Africa aho yiga Networks and Communication (IT).Uyu muhanzi akaba amaze kumenyekana cyane kuri collabo n’abandi bahanzi ba gospel ibi akaba abikora agirango yubake ubufatanye muri gospel, kandi bikaba bimaze kugaraga ko bishoboka ubwo collabo zatangiye gukorwa na benshi bitari bimenyerewe muri Gospel mbere ya 2011.

Musabe yinjiye muri studio 2009, aho yakoze indirimbo yitwa « REKA NDIRIMBE », « JESUS CHRIST » ndtse n’indirimbo « NTA BWOBA », izo ndirimbo zikaba zarakunzwe cyane. Mu mwaka wa 2010 yakoze indirimbo yise « NZAMUBONA » ikoze mu njyana ya popi, ndetse muri uwo mwaka akora nindi ndirimbo yise « MUSABE ». Muri 2011 yatangiye gukora indirirmbo zifatanyaje hagatai y’abahanzi barenze umwe muri gospel, bita ama collabo harimo nka « Tubaho » ft Bright, « Duhindure isi » ft 10 gospel artists, iyi ndirimbo ikaba yanakunzwe cyane kubera ubutumwa burimo. Uwo mwaka kandi yakozemo indirimbo ye wenyine y’icyongereza yise « The only way ». Musabe yagaragaye mu bikorwa by’urukundo asura Abarwayi, yaje no gushyira ku isoko album “DUHINDURE ISI”. Muriyi minsi yonjyeye kumvikana muri collabo na Dominic Nic ndetse Racheal Rwibasira indirirmbo bise “Ndamufite”.

Nyuma y’urugendo umuhanzi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana Dominic Nick yagiriye muri Tanzaniya na Kenya aratangaza ko mu Rwanda hakwiye impinduka, abantu bakamenya ko bazajya bishyura mu bitaramo by’abahanzi baririmbira Imana (Gospel) aho kuba ubuntu nk’uko bisanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dominic Nick yadutangarije ko mu rugendo rwe rwari rugamije gushaka uko yakorana n’abahanzi bo mu bihugu bya Kenya na Tanzaniya, ariko aniga uburyo yarushaho kuzamura umwuga we.

Yagize ati ”mu rugendo nakoze, nasanze mu Rwanda hari byinshi twakwigira ku bahanzi bo muri biriya bihugu ; nabonye ko usanga abakunzi ba muzika ya Gospel yaho baharanira iterambere ry’umuhanzi wabo bakunda, kuza mu gitaramo yakoze bakishyura amafaranga cyangwa gukora fundraising ubona babifata nk’ibisanzwe, nk’inshingano zabo.”

Akomeza avuga ko ibi usanga muri biriya bihugu abakunzi b’umuhanzi babikora mu rwego rwo kumushyigikira kugira ngo akomeze gutera imbere mu mpano no mu bushobozi.

Dominic Nick avuga ko ari yo mpamvu utapfa kumva hari umuhanzi muri Kenya cyangwa Tanzaniya waretse kuririmbira Imana akajya mu bindi.

N’ubwo iri ari isomo ku bakunzi ba Gospel, Nick asanga n’insengero aba bahanzi basengeramo zikwiye kuzirikana ko umuhanzi wabo akeneye ubufasha bw’itorero bitewe n’icyo yifuza ko bamufasha.

Ati ”aha ndavuga ibitekerezo, inama, amafaranga n’ibindi. Ikindi ni uburyo abayobozi bafata cyangwa baha agaciro umuhanzi wabo n’impano imurimo, nk’umuntu ufite akamaro mu itorero.”

Ageze muri Kenya, Dominic Nick yakoranye indirimbo n’umuhanzi waho witwa Mister T bise "Panda juu mpaka juu".

inkuru dukesha igihe.com

Umuhanzi Patient Bizimana wamenyekanye cyane ku indirimbo « Menye neza » hamwe na Gahongayire Aline ku munsi wejo tariki ya 28/11/2012 mu masaha y’umugoroba nibwo berekeje Kampala Uganda aho batumiwe na East Africa Gospel mu kuririmba mu bitaramo bitandukanye ndetse n’amahugurwa azabera muri cyo gihugu.

Nkuko Patient yabidutangarije mbere gato yuko ahaguruka, ngo bazamarayo iminsi ine kuko bazagaruka i Kigali ku cyumweru, bakaba baratumiwe muri ibi bikorwa bitandukanye biba ari ngarukamwaka, aho bazahurirayo n’abandi bahanzi benshi batandukanye kuva muri kano karere, abenshi bakaba aribo muri icyo gihugu cya Uganda aho bizabera, gusa hari nabazava Tanzaniya, Burundi na Kenya.

Reka tubibutse Patient Bizimana uyu mwaka aribwo yakoze igitaramo cye cya mbere i Kigali, akaba yari yakise « Poetic evening of Praise and Worship », iki gitaramo cyikaba ari kimwe mu bitaramo bya gospel byiza byabaye uyu mwaka doreko cyitabiriwe cyane kandi n’abahanzi bose bakoranye nawe bagashimisha abari baje kubareba. Patient Bizimana akaba anaherutse gusohora indirimbo yakoranye na Liliane Kabaganza yise « Roho yangu », nkuko yabidutangarije ngo mu minsi iri imbere arateganya gusohora indi ndirimbo nshya mu rwego rwo gutegura alubumu ya kabiri azasohora umwaka utaha wa 2013.

Gahongayire Aline nawe akaba ubu afite alubumu ebyiri yarangije gukora zanarangije gutunganwa mu minsi iri imbere akaba ateganya kuzishyira hanze akanazimurikira abkunzi be ku mugaragaro. Aba bahanzi bose kandi bazagaragara mu gitaramo gikomeye cya gospel kiri gutegurwa na Moriah Entertainment Group kubufatanye na MTN kizaba tariki 9/12/2012, kuri Petit Stade Amahoro.

Nkuko Safari Pio umuhanzi uzwi mu itorero ry’ADEPR yabidutangarije,
kuri icyi cyumeru tariki ya 25/11/2012 nibwo aramurika alubumu ye ya mbere y’amashusho, ku rusengero rwa Nyakabanda aho kwinjira muricyo gitaramo bizaba ari ubuntu.

Safari Pio ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yavutse 1982 mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa
Shyogwe, mu kagali ka Ruli. Yatangiye umurimo w’uburirimbyi muri Ecole de Dimanche avuza ingoma y’uruhu, kuri ubu ni umugabo afite abana batatu n’ umugore umwe.

Afite album Ebyiri(2), iyi Alubumu ya mbere y’Amashusho agiye kumurika ikaba yitwa “Ngwino Yesu akugirire ibambe”. Icyo
gitaramo kizaba kirimo abahanzi nka Rushema Epfremu, Rudahezwa Emmanuel, Uzayisenga Isai na Petit Manu kuva Rubavu.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuriyi alubumuy’amashusho agiye kumurika harimo “Gusenga”, “Uri Imana” na “Uramahoro”.

Nubwo ibitaramo byo gushima Imana bidakunda kugaragara mu itorerro rya EAR, umuhanzi Nshimyumuremyi Justin we kuriyi nshuro yateguye igitaramo cyo gushima Imana kizaba kuri icyi cyumweru tariki ya 27/11/2012 kuva saa munami z’amanwa kuri EAR Remera ku giporoso.

Ijambo ry’Imana ryanidtse mu gitabo cya Bibiliya muri Zaburi 123 : 3 rivuga ngo « Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye » niryo uyu muhanzi yagendeyeho ategura icyi gitaramo. Reka tubibutseko Justin afite alubumu y’indirimbo z’amajwi igizwe n’indirimbo 9, akaba yarayise « Igihe cyawe », iyo ndirimbo akaba ari nayo yamenyekanyeho cyane.

Muri iki gitaramo nkuko Justin yabidutangarije, azafatanya n’abandi bahanzi barimo Uwilingiyimana Theo besnhi bitwa « Bose babireba », Rwibasira Rachelm Safari J.Pierre n’abandi bahanzi benshi batandukanye, kandi ngo kwinjira ni ubuntu.

Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi w’indirimbo zirimbirwa Imana, Alexis Dusabe, nta ndirimbo nshya asohora, aratangaza ko atazimye ko ari mu myiteguro yo kurangiza album ye ya kabiri yise “Njyana i Gologota”.

Alexis Dusabe yasohoye album ya mbere yise ”Byiringiro” mu mwaka wa 2010, album yariho indirimbo nyinshi zakunzwe cyane nk’Umuyoboro n’izindi.

Ariko kuva icyo gihe benshi mu banyarwanda batabasha guhurira nawe mu bitaramo akorera mu nsengero zitandukanye by’umwihariko izo muri ADEPR, bibazaga ko ashobora kuba yarahagaritse umuziki.

Mu kiganiro na IGIHE, Alexis Dusabe yatubwiye ko bitarenze ibyumweru bibiri azaba arangije album nshya yise Njyana i Golgotha, ndetse akazahita anatangira imirimo yo kuyicuruza, kandi akaba azajya anayigereza ku bakunzi be bose bazajya bayimusaba.

Hanyuma mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2013, akazategura ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana, abakunzi be bakongera kumva nyinshi mu ndirimbo zizaba ziri kuri album Njyana i Golgotha.

Yagize ati “Iyi album ya kabiri irimo ivugabutumwa cyane kuruta iya mbere.”

Asa n’usubiza abavuga ko yazimye yavuze ko we ku giti cye atemera iryo jambo, ahubwo ko wari umwanya yihaye wo guceceka.

Ati “Ntabwo nazimye, ahubwo habayeho gufata umwanya w’umutuzo no kongera gutekereza neza ngo mbashe gutegura ibindi biri imbere.”

Alex Dusabe avuga ko ubu yagarutse kandi ko abakunzi be batazongera kubura ubutumwa atanga mu ndirimbo ze nk’uko byari bimaze iminsi bimeze.

Inkuru dukesha igihe.com

Nyuma yo kwerekana urutonde rw’ibiciro n’abahatanira gutwara ibihembo bya Kora Awards 2012, ubu gutora hakoreshejwe ubutumwa butoya kuri telefone (sms) no kuri interinete byatangiye, aho bizarangira tariki ya 28/12/2012, doreko ibi bihembo bizatangwa Abidja kuwa 29 Ukuboza 2012.

Urubuga rwa Kora Awards rwatangaje ko hatoranyijwe abahanzi 144 gusa, mu byiciro 2, aho buri cyiciro kirimo abahanzi 6. Rwagaragaje ko abahanzi (ibihangano) batanze ibihangano byabo muri aya marushanwa bari hagati ya 400 na 500. Rukerekana ko abarenga 300 batemerewe gushyirwa kuri uru rutonde. Ibi bihembo bya Kora Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 12. Kuri uyu mwaka Kora Awards izabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Nkuko twabitamgarijwe na Gigi Manager wa Tonzi, yatubwiyeko kuri interinete amajwi azagira 15%, Youtube votes ikagira 5%, abacamanza (Jury) bakagira 30% naho gutora hakoreshejwe ubutumwa butoya bikagira 50%, bisobanuyeko aribyo bifite amajwi menshi. Gigi yatubwiyeko umunutu yemerew egutora kensho gashoboka ku munsi nta nshuro bashyizeho bihagaragara gutora kugeza amtora arangiye. Kuri interinete bikaba ari kuri www.koraawards.com naho kubashaka gutora Tonzi ba bikaba ari ukwandika 97 ukohereza kuri + 225 56 26 26 26.

Rea tubibutseko Tonzi ari mu kiciro cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, dore uko byifashe:
Meilleure Artiste Feminine Musique Religieuse
1 Sœur Lydie Nseya Bolamu RDC
2 Bernice Blackie Crucifixion Liberia
3 Tonzi Shima Imana Rwanda
4 Rebecca I Need You more Nigeria
5 N`Lauretta Hommage à Jésus Cameroun
6 L`or Mbongo Yeshua Angola

Umuhanzi Dominic Nic umenyerewe nk’umuvugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasohoye inyandiko isobanura impamvu atagaragaye mu gitaramo cyo gushima Imana giherutse gutegurwa kuwa 24 Gashyantare n’umuhanzi w’i Rubavu witwa Frère Manu.

Nyuma y’uko Diminic atagaragayemo, ngo hari amajwi menshi yamugezeho amunenga kuko yagaragaraga ku mpapuro zikangurira abantu kuza mu gitaramo (Affiche) ariko ntakibonekemo, yahisemo kugaragaza ukuri kwe kwatumye ataza gutaramira ab’iwabo ku ivuko.

Uko inyandiko iteye : Iki gitaramo cya Frère Manu yakimbwiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mbere ambaza niba nshobora kuboneka mu gitaramo cye kizabera i Rubavu tariki ya 24 Gashyantare, mubwira ko ndi ku kazi ndibumusubize ku mugoroba ngeze mu rugo.

Ngeze imuhira, nararebye nsanga nta yindi gahunda mfite kuri iyo tariki muhamagara musubiza ko nta kibazo ubwo hasigaye kunsobanurira gahunda y’igitaramo cye uko iteye kugira ngo mbashe kubibwira abandi dukorana (Abacuranzi n’abandi baririmba dufatanya kuko ntakora playback) ndebe ko nabo bazaboneka kuri uwo munsi.

Kuva iryo joro tuvugana ibi, Manu si nongeye kumuca iryera ntegereza kubwirwa gahunda uko imeze ndaheba, ejo bundi habura iminsi nk’ine ngo igitaramo cye kibe nibwo nabonye ubutumwa bugufi busa nk’aho bwandikiwe abantu bose bubaha ikaze mu gitaramo cye buvuga ko ngo na Dominic Nic azaba ahari, numva ndatunguwe kuko urabona hari hashize igihe kinini gahunda ntazi uko imeze.

Muhamagaye mubaza impamvu yagiye akicecekera akaba antunguye atyo ku munota wa nyuma kandi azi neza ko mba ngomba kwitegura bihagije, yisobanuye ambwira ko yibagiwe akagira imirimo myinshi ariko ngo yumvaga ko kuba naramubwiye ko nta yindi gahunda mfite ku munsi we bihagije ariko yirengagiza ko mu byukuri biba byiza iyo utumiye umuhanzi na nyuma hakabaho kujya umwibutsa no kumumenyesha gahunda yawe uko igenda ikorwa kuko bimufasha kwitegura neza akizera ko icyo gitaramo gifite gahunda kandi kizaba.

Ibi impamvu biba bikwiriye kubaho, aha nditangaho urugero njye ntabwo kuririmba mbikora nka business (Ubucuruzi) cyangwa nk’akazi kambeshaho, si njya nsaba amafaranga cyangwa igiciro runaka kugira ngo ndirimbe mu gitaramo, mfite indi mirimo ituma mbaho, kuririmba “gospel” mbikora nk’umurimo w’Imana. Ahubwo aha ikibaho ni uko hashobora kubaho ubufatanye hagati y’utumira n’utumiwe mu kugabanya depanses (Ibikenerwa) zisabwa kugira ngo turirimbe iyo mbona zirenze ubushobozi bwanjye.

Igihe cyari cyararenze haba kuri njye nabo dukorana dukurikije igihe gito cyari gisigaye. Ikindi ni uko hagati muri iyo minsi ubwo nari mu gihirahiro ntazi iby’iyo concert ya Frere Manu, nabonye ubundi butumire ndabemerera. Muri icyo gihe rero iyo SMS ya Frere Manu yaje impita gihe ari njyewe ari n’abo dukorana twararangije kwemera irindi vugabutumwa tuzajyamo kuri iyo tariki.

Mu by’ukuri havuzwe amagambo menshi y’ibinyoma ariko nagira ngo mbwire abantu baba barabwiwe amakuru atariyo cyane cyane abatuye mu Karere ka Rubavu ko rwose muri kamere yanjye sinjya ngira uwo muco mubi wo kubeshya abantu ko nzaza kandi nziko ntahari cyagwa kwemera kuririmba ahantu henshi ku munsi umwe.

Mu bandi bari batumiwe na Frère Manu ntibaze, ni Abahanzi nka Liliane Kabaganza, Dominic Nic na Nelson Mucyo ndetse n’umunyamakuru Eric Shaba ukora kuri Television y’u Rwanda, wari kuyobora iki gitaramo. Mu bitabiriye ni Patrick Kanyamibwa wayoboye iki gitaramo n’umuhanzi Diane Nkusi Rebeca.

Twagerageje guhamagara Frère Manu kuri telefonei ze zombi, nimero ze ntizacamo.

Inkuru dukesha igihe.com

Ku bufatanye bw’umuhanzi Uwimana Aimé na Kanuma Damascène, bahurije hamwe abandi bahanzi 17, batunganya album ya kabiri y’indirimbo mirongo itatu zo mu gitabo zirimo izo guhimbaza Imana n’iz’agakiza.

Uwimana icyamuteye gukora iyi album y’indirimbo mirongo itatu ikubiyeho izisanzwe zimenyerewe mu zo mu gitabo ikorwa ku nshuro ya kabiri, ngo ni uko we ubwe ndetse n’abandi ngo yasanze izi ndirimbo zibafasha. Amafaranga azajya ava mu kuyicuruza, hateguwe uburyo azajya agabanywa abahanzi bayiririmbyemo, dore ko iri kugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Mu kiganiro n’Umuhanzi Aime Uwimana, yavuze ko kuri iyi nshuro bongeyemo abandi bahanzi ugereranyije na album ya mbere, kuko ngo ubu yaririmbwemo n’abasanzwe bariririmbira Imana barimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire, Aime Kayitare, Arsene Manzi, Rene Patrick, Tonzi, Guy Badibanga, Irakoze Fidelite, Amani Egide hamwe, Lyse Mugisha n’abandi.

Iyi album yakorewe muri studio yitwa Kabodi, ya Aime Uwimana, dore ko ari we wazikoreye nka Producteur.

Inkuru dukesha igihe.com

Kuri uyuwakabiri ku isaha ya saa munani z’amanywa nibwo uyumuhanzi yarageze i Kigali nyuma y’iminsi itarimike, ishyikira ukwezi yaramaze mu gihugu cy’I Burundi /Bujumbura.

Mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa radio Isango Star Kwizera Ayabba Paulin FRERE Manu yatangarije radio impamvu y’urugendo rwe i Bujumbura, avugako ari ivugabutumwa ryamujyanye ariko kandi agira amahirwe yo gukora amashusho ya zimwe mu indirimbo ze bwite yakoze mu rurimi rw’ikinyarwanda. Twabibutsako uyu muhanzi yamenyeka kubera zimwe mu indirimbo z’igiswahili zitwa Nyimbo za wokovu yasohoye

Yavuze kandi ko nyuma y’ibyumweru bibiri ageze I Burundi byabaye ngombwa ko agaruka I Kigali muri gahunda yo gufatanya n’abanyarwanda kwibuka Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 aboneraho kandi kuganira na producer Mastola urimo umukorera izondirimbo ndetse n’ubuyobozi bwa Isange Corporation muri gahunda y’ivugabutumwa nyuma azagusubirayo.

Frere Manu yabajijwe impamvu akora ibitaramo yibasira intara y’iburengerazuba by’umwihariko i Rubavu: asubiza avugako ngo ijya kurisha ihera k’urugo, akomeza avugako bimworohera cyane kuko abasha gushyigikirwa n’umuryangowe ndetse n’abavandimwebe bityo ntibimugore.twabibutsa ko uyumuhanzi abarizwa mu itorero rya Pentecote i Rubavu ndetse akaba n’umucuranzi muri korari nkuru y’aho yitwa Bethlehem.

Mukiganiro, yatangaje ko afite gahunda ndende kandi nziza zizagera no mu mujyi wa kigali kuko ngo intego ye ari ukwamamaza ubutumwa bwiza nk’Isezerano yahawe n’Imana.(mujye mu mahanga yose muhindure abantu kuba abigishwa abemeye mubabatize mu izina rya Data, Umwana n’Umwuka Wera)

Yabajijwe kandi inararibonye abona muri ibi bitaramo: avugako ntakintu nakimwe umuntu yakwibashisha gukora kandi ko ntakibaho kitari mu mugambi w’Imana kuko ngo kenshi we hari ibyo yatekerezaga ndetse yifuza ko byagerwaho ariko umugambi w’Imana ukabiburizamo kubera impamvu zayo kandi nziza. atanga urugero nko gutumira bamwe mubahanzi ngo bamufashe ugasanga hari ababyitabiye abandi ntibabyitabiye kuri we akabona ko ari Imana yabishatse kuko ngo ntako aba atangize kandi ko ngo ntaw’ utakwifuza ibyiza!

Kandi ngo kubwe ashima Imana kuko abitabira ibitaramo banyurwa n’ababataramiye. FRERE Manu avuga kandi ko ibi byamubayeho rimwe gusa mu bitaramo bine amaze gukora aho aho igitaramo Rubavu shima Imana kititabiwe na bamwe mu bahanzi bikavugwa cyane mu itangazamakuru.

FRERE Manu ni umuhanzi , umucuranzi akaba n’umunyamakuru ku imbuga za gikristo aka abarizwa mu intara y’iBurengerazuba mu karere ka Rubavu umujyi wa Gisenyi.

Inkuru na Denise Mukagatare / Kigali

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Bahati Alphonse yashyikirizwaga igihembo cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwaye neza mu bahanzi b’abanyaRwanda mu bihembo bya Groove Awards.

Ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro ku kibuga cy’indege i Kanombe nibwo umunyamakuru akaba n’umwe mu bakozi ba Moriah entertainement group ari nayo ihagarariye Groove award mu Rwanda Patrick Kanyamibwa wari witabiriye iyi mihango yahasesekaye azanye ibihembo by’uyu muhanzi.

Uretse igihembo cya Groove award yegukanye nk’umuhanzi w’umunyarwanda wahize abandi muri gospel,Bahati Alphonse yanashyikirijwe igihembo yahawe n’imwe muri televisiyo zo mu gihugu cya Kenya.

Ubwo yashyikirizwaga ibi bihembo Bahati Alphonse yari ashagawe n’abavandimwe n’inshuti ze zigizwe n’umubare munini w’abahanzi bazwi mu muziki wo kuramya Imana n’usanzwe,aha hakaba hagaragaye abahanzi nka Aline Gahongayire,Patient Bizimana, King James, Dany Nanone, Young Grace n’abandi.

Mu ijambo rye Bahati wari wasanzwe n’ibyishimo yagize ati “ Mbyakiriye neza cyane,ndishimye. Mu by’ukuri iri rushanwa ryari rikomeye cyane kuko ryari rihuriyemo abahanzi bakomeye cyane b’abahanga ariko ku bw’amahirwe y’Imana nabashije kuritsinda ndabishimira Imana ntabwo ari imbaraga zanjye, Nari narakoze ariko nta kizere nari mfite rwose”

Mu butumwa yageneye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’abafana be by’umwihariko, yavuze ko iki gihembo kimuhaye imbaraga zo kurushaho gukora, mu byo ashyize imbere hakaba harimo kongera ibikorwa by’urukundo yakoraga ndetse akanategura ibitaramo hirya no hino arinako akusanyisha amafaranga yo gufasha abatishoboye.

Nyuma yo gushyikirizwa ibihembo Bahati Alphonse yahise ajya kwakira ku meza abari bamuherekeje, imihango yabereye muri imwe mu maresitora iherereye Kimironko ahakomereje ibyishimo n’umunezero.

Umuhanzi RUGEMA Emmanuel wamenyekanye cyane ku indirimbo ye yitwa NIWEMWAMI ndetse igakundwa cyane , abantu bakomeje kwifuza kumenya byinshi kuri we; ibyo byatumye tumwegera adutangariza byinshi mu byo abantu bifuzaga kumumenyaho.

RUGEMA Emmanuel yavutse 1983 avukira mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasiya ya Congo mukarere ka BUKAVU; yakijijwe mu mwaka wa 1999

RUGEMA E. akiri umwana yakundaga kwicara nokuba hafi y’abaririmbyi ndetse nokumva RADIO igihe harimo umuziki, ubwo abandi bana bajyaga gukina, we yakundaga gukusanya ibikombe n’amadebe akigana abaririmbyi baririmba bacuranga n’ingoma. Yatangiye kuririmba akiri umwana muri KIRIZIYA GATURIKA, twamubajije igihe yatangiriye kuririmba muri Gatorika atubwirako nawe yamenye UBWENGE akisanga muri GATORIKA kuko arimo ababyeyi be basengeraga. Mukiriziya yarabyinaga,akaririmba muri korali, ndetse baza kumugira umuhereza.

Mumwaka wa 1999 nibwo yakijijwe, abatirizwa mwitorero ry’ ADEPR arinaryo agisengeramo kugeza ubu; ntiyaretse gukunda kuririmba kuko agikizwa yakomeje umurimo wokuririmba murusengero; yahise yinjira muri Choral Bethel yomuri ADERPR Rwamagana atangira kujya ayobora indirimbo, yaje nokuririmba muri choral y’urubyiruko ya ADEPR MUHIMA ndetse aba umuyobozi w’indirimbo, kugeza ubu ni umuririmbyi ku giti cye ndetse akaririmba no muri CHORAL DUHUZUMUTIMA ari nawe muyobozi w’indirimbo w’iyi Choral yagiye ikundwa n’abatari bake
Twaboneyeho kumubaza urwego agezeho atubwirako ari muri STUDIO ari gukora ALBUM ye ya kabiri ikurikira iya mbere yitwa NIWEMWAMI yakozwe mumwa kawa 2008.

Tumubajije uko afatanya ubuhanzi bwe ndetse nagahunda za Choral atubwira ko izo gahunda zose azikora kuburyo ntanimwe ibangamira indi.

Ndi umuhanzi mfite umugore n’abana babiri b’impanga, navutse ubwakabiri ndakijijwe, ubuhanzi bwanjye nabutangiye ahagana mumpera z’umwaka wa bibiri na cumi, indirimbo imwe muzo nasohoye icyo gihe izwi ni indirimbo yitwa URUGENDO, yanakunzwe n’abantu batari bake, indi ndirimbo nakoze muricyo gihe n’indirimbo yitwa YESU YARATWISHYURIYE iyi yo ikaba ifite amajwi n’amashusho n’izindi nke zitamenyekanye cyane, nyuma yicyo gihe ntabwo gukomeza gukora uyu murimo byanyoroheye nari ngihanganye n’ubuzima bwokwiga muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda muri cyo gihe ngeze mu Mwaka wa Gatatu, Imana ingirira neza inyubakira urugo ari naho mwumva shima Imana ko ku nshuro yambere yahise impa abana babahungu b’impanga umwe yitwa Devis Hero Ndatimana undi nawe ni Levis Heroic Ndatimana.

Nubwo kandi ibi byose nabikoraga sinari nararetse n’umurimo w’Imana nkorera ubu muri JABBOK Choir, iyi nayo ikaba ari chorale nkuru ibarizwa kuri iyi paruwasi, nyikoramo umurimo wo kuririmba no gucuranga.

Aha ndi muri JABBOK choir, aho nabaga ndi guitar Player Bass, kandi ntibyambuzaga kubibangikanya n’ubuhanzi bwanjye.

Ngarutse rero kubuzima bwanjye bwite bwicyo ndi gukora muri iyi minsi kubijyendanye n’impano yo kuririmba, ni umurimo nkunda cyane kuko nawutangiriye muri chorale mfite imyaka 12, nubwo nari naragiye ngaragaza intege nkeya ariko nyuma Imana ikantumaho intumwa nyishi kandi nanjye yajyaga isanga kenshi na kenshi haba no munzozi ikanyibutsa ko nkwiye guhaguruka ngasubira mumurimo, ni muri urwo rwego ubu numva nongeye guhaguruka ubutareba inyuma kuko hari ibihamya by’Imana byishi yanyeretse kandi imbwira ko ishyigikiye muri uyu murimo wayo utoroshye ari naho nakuye iyi ntego ivuga ngo: “Iki nicyo gihe cyo kugirango amatabaza yacu yake kandi itaranto yacu yunguke nkuzayibazwa n’uwayimuhaye”. Indirimbo mfite zitunganyije neza nteganya no kuzashyira kuri Album, ubundi ubu nabwo ndi gutegura cyane izindi ndirimbo kugirango zuzure indirimbo icumi, nteganya gusohoramo Album muri uyu mwaka ndi kubisengera kandi ndizera ko Imana yahagurukanye nanjye izashoboza.

Ikindi navuga n’inkibiterane ntumirwamo kenshi muri aka karere kacu ka Huye niheshi maze kugenda ntumirwamo gukora umurimo wImana navuga no muri Kamonyi nigeze gutumirwa kuririmbayo mugiterane, ahandi ni mukarere ka Nyaruguru navuga ko aha hose ariho maze kugera nk’umuhanzi wahamagawe kuririmba.

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi w’icyamamare mu indirimbo zihimbaz’Imana Rose Muhando ubarizwa mu igihugu cya Tanzaniya mu umujyi wa Dar-salaam ,igiye gusohoka vuba! Iyi ndirimbo irimo gutunganyirizwa muri Studio y’uyu muhanzikazi mu gihe gito ikazaba irihanze.

Rose Muhando akaba afitanye amasezerano n’umuvugabutumwa bwiza Dana Morey ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika yo kumuherekeza akamufasha mu ivugabutumwa mu igihe cyose aje gukorera umurimo w’Imana muri ibi bihugu by’ibiyaga bigare kuri iyi nshuro uyu muvugabutumwa akaba agiye kuza mu intara y’amajyaruguru nk’uko abaturiye iyi ntara batangiye kubibona kubyapa byamamaza ndetse ndetse no ku ma radio atandukanye.

Rose Muhando yashatse umuhanzi w’umunyarwanda ngo abona ugeze ku rwego rushimishije ndetse ukora ivugabutumwa afite intego ndende ngo bakorane indirimbo maze banagirane ubufatanye mu murimo w’Imana maze bamuha amakuru ku umuhanzi FRERE Manu ubarizwa I Rubavu.

Mu biganiro FRERE Manu yagiranye na Rose yamubwiye gahunda z’ivugabutumwa mu bitaramo yagiye akora ndetse amwereka n’amafoto doreko ntanigihe kirekire cyari gishize uyumuhanzi avuye muri iyi ntara y’amajyaruguru mu mujyi wa Ruhengeri Rose Muhando ashimishwa n’amwe mu mashusho yafashwe ubwo uyumuhanzi yaririmbaga kandi anacuranga maze imbaga y’abari bitabiriye icyo gitaramo bose bagahaguruka ubona basuwe n’Umwuka Wera! Si ibyo gusa byashimishije Rose Muhando kuko n’amashusho y’indirimbo za FRERE Manu ari muri bimwe byamushimishije doreko ari igiswahili.

Ngo kuba uyumuhanzi nyarwanda abasha kuvuganeza icyongereza akaririmba igiswahili byatumye uyumuhanzi kazi afata icyemezo cyo gukorana nawe indirimbo ndetse akazanamufasha kuko ngo hari byinshi uyumuhanzi akeneye ku geraho muri uyumurimo w’Imana uretse amasengesho n’Inama agirwa.

Ikinyamakuru Habari za kwetu dukesha iyinkuru gitangazako Rose Muhando yari amaze igihe kitari gito atagaraga muri uyu mujyi ariko kandi ngo akaba yari muri gahunda ze bwite doreko ari nawe wahawe igikombe cya Groove Aword muri Caller tunes ariko akaba atangazako azaza mu Rwanda kandi ko azanaririmbana n’uyumuhanzi n’aramuka abimwemereye kuko ngo agira gahunda nyinshi kandi agakenera n’uruhushya rw’itorero abarizwamo mu Rwanda!

Mathieu Kakule ,
Habari za Kwetu Newspaper Dar-salaam

Nkuko yabidutangarije Aime Uwimana nyuma yo gukora amashusho menshi n’indirimbo ze nshya ubu alubumu ye yageze ku isoko, ikaba ikozwe ku buryo budasanzwe dore ko usangamo alubumu ya majwi iri kumwe niya mashusho.

Iyi alubumu akaba yarayise « Ni Umunyebambe » ikaba iriho indirimbo cumi n’eshatu, iya amajwi ikaba yarakozwe na Aime Uwimana naho alubumu y’amashusho ikorwa naba Producteur batandukanye barimo Bernard, Fils Jean Luc na Franco.

Iyi alubumu ikaba ari iya karindwi Aime Uwimana ashyize ku isoko, ubu ikaba iri kuboneka ahantu hatandukanye harimo ku Inkuru Nziza mu mugi, Library Ikirezi na Caritas, Zion Temple Gatenga na Restoration Remera na Kimisagara, aho iri kugura amafaranga ibihumbi bitanu by’amanyarwanda zose uko ari ebyiri ziri kumwe harimo iy’amajwi n’iya mashusho byose biri hamwe.

Mukiganiro gito twagiranye na Aime Uwimana akaba yadutangarijeko iyi alubumu yayishyize hanze ku isoko ngo abantu batangire bayumve banayiryoherwe dore ko ikoranye ubuhanga bwinshi aho yanagiye anakorana hamwe rimwe na rimwe n’abandi bahanzi barimo Gaby Irene Kamanzi, Patrick Rene n’abandi.

Ngo mu migambi ye ari guteganya ko bimukundiye uyu mwaka mu mpere zawo aribwo yazakora igitaramo cyo kumurika iyi alubumu, aya makuru yicyi gitaramo akaba azakomeza kugenda ayatangariza abankunzi ba gospel uko iminsi igenda yegera imbere. Reka tubibutseko iyi alubumu Aime ayisohoye nyuma ya alubumu zindi ebyiri z’indirimbo zo mu gitabo aherutse gusohora zikurikiranye.

Bahati Alphonse arasaba abakunzi b’ibihangano bye kumutora no gukomeza gushishikariza abandi kumuha amahirwe mu marushanwa ya Groove Awards ahatanirwa n’abahanzi bahize abandi mu ndirimbo zihimbaza Imana buri mwaka.

Ibihembo bya Groove Awards byari bisanzwe bimenyerewe kubera ku rwego rwa Afurika y’uburasirazuba muri Kenya, kuri iyi nshuro birimo kubera ku rwego rw’igihugu cy’u Rwanda. Abahanzi batandukanye barimo na Bahati Alphonse wamenyekanye cyane mu ndirimbo Urupfu nari gupfa na Birasohoye yaririmbanye na King James barimo guhatanira ibi bihembo aho bategereje byinshi ku bakunzi babo mu matora ari ayo kuri telefoni ndetse no kuri interineti.

Bahati arahatana ku myanya igera kuri 3 ariyo Best Male Artist (Umuhanzi w’umugabo), Best Video (amashusho meza y’indirimbo, Birasohoye),na Best Song of the year(indirimbo nziza y’umwaka,Birasohoye) aha hose akaba ahanganye n’abandi bahanzi batandukanye aho buri wese yifuza ko abakunzi be bamuba hafi akaba sha gutsinda.

Ku ruhande rwe Bahati akaba asaba abakunzi be bose n’abashimishijwe n’indirimbo ze cyane cyane Birasohoye iri mu byiciro bibiri ko bayiha amahirwe yo kuba yakwegukana ibi bihembo. Gutora Bahati kuri telefoni ni ukwandika ijambo Groove 1A mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka(Best male artist), Groove 5B mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza(Best Video), Groove 12 A mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka. Uramutse wifuza kumutora kuri internet wajya ku rubuga www.grooveawards.co.rw

Bahati aragira ati “Ndashimira ababashije kuntora nkabona igihembo cy’umuhanzi wahize abandi ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba, ubu nkaba mbasaba kongera kumpa amahirwe kuri iyi nshuro byabereye mu gihugu cyacu.”

Amatora yatangiye ku wa 12 Nzeri bikazasozwa ku wa 12 Ukwakira 2013, abakunzi ba Bahati n’indirimbo ye Birasohoye arabingingira kumwereka urukundo mumufitiye mukamutora.

inyarwanda.com

Umuhanzikazi Umwiza Esther igitaramo cye cya mbere mu buhanzi bwe yagiteguye muri Kagarama S.S kumwe n’abahanzi bakomeye.


Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi batandukanye!

Umwiza Esther ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba yariyemeje kuvuga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo. Mu myaka ye 19 afite ubuhanzi abumazemo hafi umwaka akaba amaze kugeza indirimbo eshatu n’ubwo izo afite zanditse zitarajyanwa muri Studio zigera muri 20.

Uyu muhanzikazi kw’ikubitiro akaba ateguye igitaramo cya mbere kuva yinjiye mu buhanzi kikaba kizabera ku ishuri yasorejeho amashuri ye yisumbuye rya Kagarama Secondary School I Kicukiro. Icyo gitaramo akaba yaragihaye inyito igira iti “NZAKORERA IMANA ” Bikaba bihuye n’intego ye mu buhanzi yo kwamamaza ubutumwa bwiza agamije ko benshi bakizwa.

Nk’uko yabitangarije Isange.com Umwiza Esther avuga ko intego nyamukuru y’icyo gitaramo iboneka muri Zaburi 124:8 hakaba havuga ngo”Gutabarwa kwacu kuboneka mu izina ry’Uwiteka waremye ijuru n’isi.” Iki gitaramo nk’uko yakomeje abidutangariza kizaba kuwa gatandatu taliki ya 28 Nzeri 2013 kuva isaa Sita n’igice gisozwe isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Nk’uko Esther abitangaza, kuri uwo munsi azaba ari kumwe n’abahanzi bamaze kwigwizaho abakunzi hano mu Rwanda aho twavuga nka: The Blessing Familly, The Messanger Group, Blessed Sisters, Mucyo Nelson, Musabe Dieudonne, Serge Iyamuremye na Kwizera Alfred.

Gideon Mupende

Kuri uyu wa 29 Nzeli, ku bufatanye n’itsinda URUGERO MEDIA GROUP rimaze kumenyekana hano mu Rwanda mu bijyanye n’itegurwa ry’ibitaramo, umuhanzi BOBO BONFILS yakoze concert ku itorero GROLY TO GOD TEMPLE riherereye Kicukiro-Centre.


Bobo Bonfils

Muri iyi concert yari iyobowe na MC TONTO LAMJANE, hatangiwemo ubutumwa bunyuranye haba mu ndirimbo ndetse no mu ijambo ry’Imana. Mu bahanzi bafatanije na Bobo gutaramira abakunzi be ni Dominic Nic, Serge Iyamuremye, The Blessing Family, Emile Nzeyimana, Bright, MD, Isaïe, Albert Niyonsaba na Anointed Vessels.

Inkuru mu mafoto:


Serge Iyamuremye


MC Ramjane na Worship Team ya Glory to God


Bright


UMG na Pastor Thacy Kayitesi (hagati)


Dominic Nic


Esaie Uzayisenga


The Blessing Family


Emile Nzeyimana

Umuvugabutumwa muri iyi concert Apotre Habonimana Appolinaire waturutse mu gihugu cy’u Burundi, usanzwe azwiho cyane amavuta yo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo nka Nama ntangara, …


Apotre Habonimana Appolinaire

Ijambo ry’Imana yigishije rigira riti "Ntukagire izindi mana mu maso yanjye. Ntukiremere igishushanyo kibajwe gisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka" Gutegekwa kwa kabiri 5:7-8.


Umuntu wagarukiye Imana asengerwa na Pastor Kayitesi

Nyuma y’iri jambo habonetse umuntu 1 wakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza, haboneka kandi n’indi ntama imwe yari yarasubiye inyuma. Iyi concert yashojwe ahagana saa 20h30, URUGERO MEDIA GROUP ishimira buri wese wagize uruhare mu itegurwa ryayo ndetse n’abayitabiriye bose.


Uwakiriye Kristo asengerwa

Janvier Kwizera

Umuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Kafashia, iyi ndirimbo yabo ikaba yitwa “Connected”. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 4.10.2013 yakozwe na Ray P muri Ray Music kandi ngo amashusho yayo azatangira gufatwa mu gihe kidatinze; nk’uko twabitangarijwe na Eddie Mico.

Indirimbo “Connected” ya Eddie Mico yayikoze ari nk’isengesho nk’uko yabidutangarije ubwo iyi ndirimbo yari ikiri gukorwa muri studiyo. Yagize ati: “...iyi ndirimbo yanjye ni nk’isengesho ryanjye, nashakaga kuguma ndi connected ku Mana. Iyi ndirimbo kandi nayikoze mu rwego rwo kugira ngo nibutse abakunzi ba muzika yanjye n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange ko ikiruta byose ari isengesho no kurushaho kwegera Imana.

Eddie Mico ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana akaba kandi ari umwe mu bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda aho ahatanira ikiciro cy’umuhanzi w’umugabo mwiza w’umwaka muri Gospel (Best Gospel Male Artist) ndetse n’aho indirimbo ye “Real Swagga” iri guhangana mu ndirimbo zifite amashusho meza y’umwaka (Best Video of the year).

Gutora bizarangira kuwa gatandatu tariki 12.10.2013 naho gutangaza abatsinze bikazaba kuri kino cyumweru tariki 13.10.2013 kuri Expo Ground Gikondo.

Songa mbele ni indirimbo y’umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina Bosebabireba wamenyekanye cyane mu indirimbo zihimbaza Imana iyi ndirimbo akaba yarayikoranye n’umuhanzi Nkurunziza Emmanuel uzwi ku izina FRERE Manu nawe uzwi muri uru rugando.

Indirimbo Songa mbele ikozwe mu injyana benshi twita iki zulu iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi y’aba bagabo bombi iyo itangiye wumva ijwi rya Theo ndetse yivuga mu mazina. Ni umbwambere uyu muhanzi yumvikanye mu indirimbo iri mururimi rundi rutari ikinyarwanda ariko numbwo aririmba wumva amajwi yiganza ari uyumuhanzi FRERE Manu.

Ese kuki Theo yaririmbye iyi ndirimbo? Ese irimo ubuhe butunwa? Tuganira n’uyu muhanzi Theo yatubwiyeko ubwo yari mu bibazo byinshi nawe atazi imvo n’imvayo yabyo yagize umwanya wo kwihererana n’Imana ubwo yari mu intara y’amajyaruguru maze ajya gusura mu genziwe FRERE Manu nyuma y’ikiganiro kirekire bagiranye biganirira uyu muhanzi yabwiye Theo ko ibimubaho byose bibi ari umugambi wa Satani ushaka gusebya izina ry’Uwiteka Imana aho amakuru menshi agenda agera henshi kuri benshi kandi mabi!

Ibi byatuma abantu b’ingeri zitandukanye bamwe bakijijwe kubwawe bacika intege mu byo kwizera ndetse abandi bakababara cyane kubwo izo nkuru. Akomeza amubwirako we yakwima amatwi rubanda akaguma kubyo yizeye akirinda muri byose ubundi agakomeza umurimo adatinya. Uko niko Theo yahise asaba uyumuhanzi ko bakora indirimbo Theo akagira icyo abwira abadayimoni ndetse na Satani,ibi muca intege ndetse n’ibimukurikirana ko iherezo ryabyo rishize! Maze mu ijwirye FRERE Manu nawe akomeza aririmba ahumuriza umukristo bose bati: Songambele! Yahimbwe mu giswahili kugirango ubu butumwa bukwire hose muri mu bihugu by’ibiyaga bigari cyane cyane aho Theo yagiye agera ajyana ubutumwa.

Iyindirimbo yakorewe muri studio yitwa Hope Record iyi ikaba arimwe muri Studio zafashije uyu muhanzi mu indirimbo za Wokovu aherutse gushyira kumugaragaro imaze kugera kuma radio amwe namwe yo mu Rwanda ndetse n’izo muri Congo mu mujyi wa Goma. Iyi ndirimbo ikazakorwa amashusho n’umu producer papa Emile uri ku isonga mu gukora ama video meza muri ibi bihe.

Uwimbabazi Ivonne

Itsinda ryitwa P100 (Psalms 1oo) bisobanura Zaburi 100 , rigizwe n’abasore babiri ari bo Nzabandora Emmanuel na Philino Philbert Niyotwizera, ryateguye igitaramo gifite intego igira iti “ Bazakwibukira kuki?Iyi ntego bakaba barayiteguye bagendeye ku nkuru ya Tabita yanditswe muri Bibiriya mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 9:36-41”
Iki giterane kizabera ku rusengero rwa Faith Center kuri iki cyumweru tariki ya 30 /03/2014 i Masaka kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bagize P100 ariwe Philino Philbert Niyotwizera, P100 yatangiye ku itariki 20/06/2013, bakaba bafite intego yo guhimbaza Imana no gufasha abatishoboye. Mu bikorwa bakora harimo gukusanya imyenda y’abatishoboye ahantu hatandukanye.

Ku bijyanye n’iki gitaramo bateguye, yadutangarije ko bazaba barikumwe n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana nka Karyango Bright , Esther Umwiza, Mickson, MD n’abandi.

Umuvugabutumwa uzigisha ijambo ry’Imana ni Kabarega Amos usengera mu itorero rya Jubile Revival Assembly.

Yashoje asaba buri wese kugira umutima wo gufasha abatishoboye kandi ararikira abantu kwitabira iki gitaramo bakumva ubutumwa bwiza kuko kwijira ari ubuntu.

Abingenzi Gonzague ari mu bahanzi bakunzwe kandi afite indirimbo zamenyekanye akaba azwi ku ndirimbo nka Dawidi, Umubiri,...

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/03/2014, umuhanzi Abingenzi Gonzague yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Yesu aragukunda” mu kiganiro yagiranye n’agakiza.org, yatangaje ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana igira neza bakaba batagomba gucibwa intege n’intambara bahura nazo mu isi kuko Uwiteka ari umukozi w’umuhanga.

Abingenzi Gonzague yavuze kandi ko iyi ndirimbo izajya kuri album ye ya kabiri yitegura gushyira ku mugaragaro mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Umuhanzi Gonzague akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gatenga Umudugudu wa Karambo.

Mamajusi Choir ni Korali ikorera umurimo w’Imana mu itorero ry’abangilikani mu gihugu cya tanzaniya, ikaba ari imwe mu zimaze kuba ubukombe dore ko yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1975, yatangijwe n’abaririmbyi 11 kuri ubu ifite abasaga 55.

Mu kiganiro kirambuye agakiza.org yagiranye n’umutoza w’iyi korari yatubwiye byinshi bamwe batari bayiziho, mukaba mugiye gukurikirana ikiganiro cyose,

Ag: Twagirango mutangire mutwibwira, amazina yanyu n’imirimo mukora muri Korali?

Mamaj: Amazina nitwa Tito Sambayi, ndi umunyamabanga wa korali nkaba n’umutoza (Dirigeant) wa korali, Korali yacu yatangiye mu mwaka w’1975 itangizwa n’abaririmbyi 11, ubu tuvugana turi abaririmbyi 75.

Ag: Birumvikana ni korali imaze igihe kinini, ese mu gutangira umurimo byari biboroheye nk’uko ubu biri, byari bimeze bite?

Mamaj: Mu gutangira twahuye n’intambara nyinshi, korali yacu iri hagati mu mujyi, benshi mubahasengera ntago ari ba kavukire, umuririmyi araza ukamwigisha umuziki yamara kuwumenya akigendera, bigatuma korari idakomera uko ibyifuza, Urugero : Rose Muhando ninjye wamwigishije kuva akiri umwana kugeza atandukanye natwe, yabonye amaze kugira ibyo amenye ahita ava Moshi yigira kuba Dodoma, urumva ko iyo ari imbogamizi ikomeye. Nawe urabona byari kuba bimeze gute iyo tuba turi kumwe na rose Muhando heheheheh.

Ag: Ehh Birumvikana, Ese uretse Rose Muhando hari abandi baririmbyi baba baragiye batera imbere bakava muri Korali yanyu?

Mamaj: Yego barahari, Beatrice Muhone, ni umuririmbyi w’indirimbo z’ivugabutumwa abo bose bavuye iwacu,Miriam Rokindo ubu ari I Dar’Essalam gusa Mama we turacyaririmbana muri barahari benshi cyane.

Ag : Ubundi iyo abantu bateye imbere gutya muri rusange abantu bakagombye kubishimira, ese kuki mwe mubibara nk’ikibazo?

Mamaj: Natwe turishima rwose gusa twarushaho kwishima cyane bakomeje kuririmbana natwe, bashaka bagakomeza bakaririmba no kugiti cyabo, kuko Kwigisha umuntu ntago byoroshye, bigutwara imbaraga nyinshi, iyo amaze kugira ubumenyi utangira kugira ibyiringiro ko agiye gufasha abaririmbyi bagenzi be, yarangiza akigendera.

Ag : Hanyuma noneho mwatubwira, muri urwo rugendo rurerure rwose kugeza ubu mugeze kuki?

Mamaj: Tumaze kunguka byinshi muri uru rugendo, dufite iduka rinini ryacu ricuruza indirimbo zacu, dufite kompanyi icuruza Bibiliya, vuba aha ubwo twakoraga album yacu yenda gusohoka, hari umuntu waduhaye studio itunganya umuziki, ubu ni iyacu, yaduhaye microphone 14 n’amaguru (stand) yazo, yaduhaye imyenda ya korale yo kwambara, yatwemereye kandi kuzaduha imodoka( Bus ) yo gutwara korali, ikigeretse kuri ibyo kubw’agakiza Imana yaduhaye, chorale yacu iririmbira mu kuri no mu mwuka, iyi ni imyungu ikomeye, nabashije kwigisha abantu batandukanye ndetse ubu bamwe baracurangira amatsinda akomeye,

Ag : Binteye kukubaza akabazo k’amatsiko, ni wowe mwarimu wigisha umuziki Ese utegura gute abazagusimura mu gihe uzaba utagishoboye?

Mamaj: Murakoze cyane, Nk’uko mwabibonye korali yacu irimo urubyiruko bagera kuri 12, aba bose barimo kwiga, dufite 8 muri bo ubu bageze ku rwego rwo kuba bakwigisha abandi baririmbyi gucuranga, hahahah n’ubu rwose ndamutse mvuye muri korali nta kibazo yagira,

Ag : Murakoze kuri icyo gisubizo, none kuri ubu mufite indirimbo zingahe, iz’amajwi n’iz’amashusho?

Mamaj: Audio dufite Album 14 naho video ni eshatu hamwe n’iyi ya kane turimo gutunganya,

Ag: Muri korale ikorera umurimo w’Imana mu gihugu kimwe muri East Africa, Ese muteganya gute kuba mwagera hose muri East Africa ?

Mamaj: Dushmira Imana cyane kuko twakoranye igihe kinini n’abantu bo muri Kenya na Uganda, none kuri ubu twisanze mu Rwanda kubwa Korali Impuhwe (yo mu itorero rya ADEPR-Rubavu), tukaba twifuza ko ubwo twageze mu Rwanda, twamenyekana mu Rwanda nk’uko twamenyekanye mu bindi bihugu, twakunze cyane igihugu cy’u Rwanda, abantu baho ni abantu beza, ndetse binanyuze muri mwe abanyamakuru, nimubidufashamo tuzarushaho kumenyekana.

Ag : Kugirango indirimbo zanyu zirenge imbibe za East Africa hari indimi zindi zigomba gukoreshwa, none uretse igiswahiri hari izindi ndimi muririmba mo ?

Mamaj: kuri ubu dufite indirimbo z’icyongereza n’igiswahiri, ariko tugize umugisha wo kubona abarimu batwigisha igifaransa ndetse n’ikinyarwanda twabikora rwose.

Ag:ukurikije iterambere mugezeho ni iyihe nama mwagira abandi baririmbyi bakiri hasi?

Mamaj: Icya mbere twababwira ni uko baririmbira mu kuri no mu mwuka, nibaririmbira mu mwuka, mubyo bahura nabyo byose Imana izigaragaza, urwo nirwo rufatiro, hari igihe mushobora kuririmba mufitemo abasinzi, abasuzugurana, ariko nababwira ngo Imana ntivangavanga, nuririmbira mu kuri no mu mwuka Imyungu ni nyinshi cyane.

Ag: Ukurikije itorero musengeramo rya Anglican, na ADEPR mufitanye ubushuti hari ibyo mudahuza (discipline), ese mubona bidashobora kubabera imbogamizi ?

Mamaj : Ntago bishoboka kubera iyi mpamvu : Mu ijuru nta torero nta n’idini ribayo, tugereranije hano mu isi, amadini ni nk’amashyaka, iyo buri wese yiyamamariza gutorwa buri wese yerekana ibye nyamara Perezida akaba ari umwe, ni nayo mpamvu, ADEPR na Anglican mu ijuru tuzaba turi hamwe, ntakintu rero giteze kutubera imbogamizi.
Imwe mu ndirimbo zabo
https://www.youtube.com/watch?v=sHjR-nLiisE

Ernest/agakiza.org i Rubavu

Ni abana bo mu kigero cy’imyaka hagati y’itanu na cumi n’itanu, iyo ubonye imiririmbire yabo igutera kwibaza byinshi, ni abana bagera kuri mirongo itandatu barimo abacuranzi bagera kuri bane, bitwa Light choir bakaba ari itsinda ry’abaririmbyi bakorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kicukiro umudugudu wa Nyakabanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 nibwo aba bana bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo zabo bwite zigera kuri eshanu, igikorwa cyatumye twegera umuyobozi w’iyi chorale Mugisha Ernest tumubaza byinshi ku murimo bakora.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye Mugisha yadutangarije ko abana ayoboye ari mirongo itandatu na batanu, akaba ari abana bari mu kigero kijya kungana, tumubajije niba bitamuvuna kubayobora, Mugisha yagize ati “ Ntabwo bimvuna…Ndasenga cyane nkegera Imana ikaba ariyo iyobora mu cyimbo cyanjye” abajijwe aho bakura ubushobozi bwo gukora izo ndirimbo, yasubijeko byose babikesha ababyeyi, abarimu babo ndetse n’itorero babafasha kubona ubushobozi bwo kujya mu nzu zitunganya imiziki (studio ), aboneraho no kugira inama abandi bana bajya bitinya ko bakwiye gutinyuka ,ngo bakarebera ku yandi ma Chorale yateye imbere no kuri bakuru babo bakaba bagira ibyifuzo byo kubageraho.

Light choir yatangiye yitwa Korali y’abana, ahagana muri 2013 nibwo yaje kubona izina yitwa Light Choir, Umwe mu barimu b’aba bana RUKUNDO Francine, yadutangarije ko bishimiye iyi ntambwe aba bana bagezeho, kuri we ngo asanga ibi bizatuma aba bana bakunda uyu murimo wo kuririmba, ndetse n’impano zabo bagakomeza kuzikoresha neza, mu gihe kitarambiranye izi ndrimbo ngo zizaba zageze ku isoko kuri ubu Imyambi , Umupira international, Uko ibimera byishimira, Imana ntirobanura ku butoni, Hari inshuti yanjye. Aka nawe yunze mu ry’aba bana ashimira itorero rya ADEPR, Abafatanya bikorwa n’ababyeyi b’aba bana ku ruhare rwabo mu guteza aba bana babo imbere.

Umuyobozi wa Light Choir MUGISHA Ernest

Umwe mu bacurangira Light choir yitwa NDAYISHIMIYE Peace

Light choir ubwo yafataga amashusho y’indirimbo

Hear our prayer : Umva isengesho ryacu
We are Your children: Turi abana bawe
And we’ve gathered here today, bless me: Kandi twateraniye hano none, mpa umugisha.

We’re gathered here to pray: Twateraniye hano tuje gusenga
Hear our cry: Umva ugutaka kwacu
Lord, we need Your mercy: Mwami turashaka imbabazi zawe
And we need Your grace today, yes, we do: Ndetse turashaka n’ubuntu bwawe, yego turabishaka.

Hear us as we pray: Twumve uko tugusenze
[Chorus]: Inyikirizo
Our Father, who art in Heaven: Data wa twese uri mu Ijuru
Hallowed be thy name: Izina ryawe ryubahwe
Our Father, hear us from Heaven: Data, twumve uri mu Ijuru
Forgive our sins we pray: Tubabarire ibyaha byacu turagusabye
Hear our song: Umva indirimbo yacu

As it rises to Heaven: Nkuko izamuka ijya mu Ijuru
May Your glory fill the earth: Icyubahiro cyawe nicyuzure mu isi
As the waters cover the seas: Nkuko amazi asendereye inyanja
See our hearts: Itegereze imitima yacu

And remove anything: Maze ukuremo ikintu cyose
That is standing in the way: Gihagaze mu nzira
Of coming to You today: Igana iwawe none

[Chorus]: Inyikirizo

And though we are few: Nubwo turi bake
We’re surrounded by many: Tuzengurutswe na benshi
Who have crossed that river before: Bambutse wa mugezi mbere
And this is the song we’ll be singing forever: None iyi ni yo ndirimbo tuzaririmba iteka

Holy is the Lord: Utunganye ni Umwami
Holy is the Lord: Utunganye ni Umwami
Holy is the Lord: Utunganye ni Umwami
Holy is the Lord: Utunganye ni Umwami
Holy is the Lord: Utunganye ni Umwami
Holy is the Lord: Utunganye ni Umwami
Holy is the Lord: Utunganye ni Umwami
Holy is the Lord: Utunganye ni Umwami

Hear our prayer : Umva isengesho ryacu
We are Your children: Turi abana bawe
And we’ve gathered here today, bless me: Kandi twateraniye hano none, mpa umugisha.

We’re gathered here to pray: Twateraniye hano tuje gusenga
Hear our cry: Umva ugutaka kwacu
Lord, we need Your mercy: Mwami turashaka imbabazi zawe
And we need Your grace today, yes, we do: Ndetse turashaka n’ubuntu bwawe, yego turabishaka.

Hear us as we pray: Twumve uko tugusenze

[Chorus: x2]: Inyikirizo

Forgive our sins we pray : Tubabarire ibyaha byacu turagusabye
Forgive our sins we pray : Tubabarire ibyaha byacu turagusabye
Oh yeah: Ayi weweee

Source :ibyishimo.com

Kuri ubu umuhanzi Israel Mbonyi amaze gushyira hanze indirimbo ze ebyiri zizaba zimwe mu zigize Alubumu ye nshya arimo gutegura. Izi nazo zikaba zatangiye kuvugisha bamwe kubera ubutumwa buhembura imitima nk’uko byakunze kugenda no ku zazibanjirirje.

Indirimbo ebyiri uyu muhanzi amaze gushyira hanze ni iyo yise ’’Sinzibagirwa’’ n’indi yitwa ’’Ku marembo y’ijuru’’ zije zari zitegerejwe na benshi kubera ukuntu umwaka ushize asa n’uwihariye imbaga nyamwinshi y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda,aho uwavuga ko indirimbo ze zaba zarabaye mu za mbere kumvwa na benshi mu ngeri zirandukanye ataba abeshye.


Israel Mbonyi

Izi ndirimbo zatumye uyu muririmbyi amenyekana cyane kubera ibihangano bye bamwe bemezaga ko bifite umwimerere, bikanatuma akunda gutumirwa mu bitaramo bitandukanye, ku buryo abantu benshi mu bateguraga ibitaramo yewe kugeza n’ubu yakomeje kuza mu b’imbere gutekerezwaho, nubwo rimwe na rimwe byagiye bigorana kumubona, bigatuma ibyo kumutumira n’icyo bisaba bitavugwaho rumwe.

Israel Mbonyi aganira na Agakiza.org yavuze ko izi ndirimbo ari zimwe mu zizaba zigize Alubumu ye nshya arimo gutegura izaba yitwa ’’Intashyo’’. Yagize ati «Izi ndirimbo uko ari ebyiri zizumvikana kuri Alubumu nshya ndi gutegura, izaba yitwa INTASHYO. Ndetse mu minsi mikeya hari iyindi yenda kuza yitwa HARI UBUZIMA ndararikira abantu kuzafashwa n’ubutumwa buri mo.’’


Israel Mbonyi

Mbonyi akomeza avuga ko iyi Alubumu izarangira muri uku kwezi kwa gatandatu kuburyo mu kwezi gutaha kwa Nyakanga izaba iri hanze abantu bashobora kuyibona, hanyuma mu mezi make ari imbere ngo akazamenyesha abakunzi b’ibihangano bye igihe igitaramo cyo kuyishyira ku mugaragaro kizabera.

Islael Mbonyi ni umuririmbyi ufite umwihariko mu kwandika,ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bukaba bwarabaye kimwe mu byamuhesheje kwigarurira imitima y’abantu benshi kandi mu gihe gito. Uyu muhanzi yumvikanye mu matwi ya benshi cyane ubwo yari mu masomo ye mu gihugu cy’Ubuhindi ariko ubutumwa yanyujije mu ndirimbo ze bukaza kumutanga kwambukiranya imipaka, bigatuma ubwo yagarukaga mu Rwanda yarakiranywe yombi kubera amatsiko menshi y’abumvaga ibihangano bye batamuzi, bakaza kubihamya mu gitaramo cye cya mbere yakoreye kuri Hoteli Serena kuko hamubanye hato kuburyo hari n’abavugaga ko yari akwiye gutegura ahantu hagutse hatuma yakira abantu benshi cyane.

Niyondora Vedaste Christian @Agakiza.org

Jean Marie Mbanzabugabo ni umuhanzi uri kuzamuka muri muzika nyarwanda, mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ubusanzwe abarizwa mu itorero rya ADEPR ku Muhima, mu itorero ry’akarere ka Nyarugenge.

Kuri ubu rero akaba yishimira ibyiza amaze kugeraho mu muziki we nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na agakiza.org . Yagize ati: “Ndashimira Imana yambashishije gukora umuziki, nta muntu wo mu muryango wanjye wigeze aririmba nange nabyiyumvisemo muri 2012, mu buryo bworoheje nkoresha disiketi, nyuma mu mwaka wa 2015 nza gutera intambwe yo kujya muri sitidiyo, ariko kuri ubu nkaba maze gukora alubumu ya mbere igizwe n’indirimbo umunani.

Akomeza avuga ko zimwe mu ndirimbo zigize alubumu ye zumvikanye mu giterane yakoranye n’abahanzi bagenzi be, harimo na Theogene Uwiringiyimana uzwi nka Bosebabireba.Iki giterane cyabereye kuri ADEPR Paruwasi Mugina, ku mudugudu wa Cyeru, ku cyumweru taliki ya 18 Kamena uyu mwaka.

Yagize ati: “iki giterane cyanejeje umutima wanjye kubera uburyo cyagenze neza, mu gihe mu itegurwa ryacyo nahuye n’amajwi anca intege, ndetse n’abambwira ko Theo atazaza ariko yaraje n’amakorari yose natumiye yaraje igiterane kigenda neza rwose imitima ya benshi igubwa neza.”

Mbanzabugabo avuga ko iyi alubumu ye yatunganirijwe muri K.F Studio na Producer Mashi, yayitiriye imwe mu ndirimbo ziyigize yitwa “IZANTABARA”. Akomeza avuga ko ari gutegura igiterane cyagutse kizabera kuri ADEPR Muhima, aho asengera. Muri icyo giterane, akaba aribwo azashyira ku mugaragaro iyi alubumu ye yambere y’amajwi yise “IZANTABARA”.

Tumwifurije ibyiza byose Imana yageneye abayubaha!

Niyondora Vedaste [email protected]

Umucuranzi akaba n’umuririmbyi David Munezero aritegura kurushingana na Celine Uwamahoro bakorana umurimo w’Imana muri korari Besalel, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01 Nyakanga2017.

Aba bageni b’abaririmbyi, bagiye kubana nyuma y’ubuhamya butoroshye bafitanye, aho mu myaka igera kuri itanu bamaze bakundana bahuye n’imbogamizi nyinshi ariko bakomeza umurunga w’urukundo ndetse no gukora umurimo w’Imana ntacyo babangamiye, kandi byari bizwi ko bakundana.

David na Celine bitegura kurushinga

David na Celine bombi ni abaririmbyi muri korari Besalel ibarizwa muri ADEPR ku mudugudu wa Murambi paruwasi ya Nyanza/Kicukiro. David acuranga ingoma, na piyano(Piano) akaba n’umuririmbyi uyobora indirimbo muri iyi korari, by’umwihariko akaba n’umutoza wungirije wayo. Mu gihe Celine ari umwe mu baririmbyi bayobora indirimbo muri iyi korari.


Uwamahoro Celine

Celine azwi mu ndirimbo nka « Ndagushima Yesu, Azira igihe, Imvugo yawe n’izindi. David nawe azwi mu ndirimbo « Ubereye amashimwe, Mwungeri wanjye n’izindi. Aba bageni bombi kandi bumvikana mu ndirimbo « Impore Rwanda » ya Besalel ikunze gukoreshwa cyane mu gihe cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.


David na Celine mu ndirimbo "Impore Rwanda"

Ibi ni ibintu bidakunze kubaho, kuko umubare munini w’abacuranzi n’abaririmbyi bakomeye usanga batinda gushaka, n’aho babitekerereje ugasanga bagiye kurambagiza ahandi hantu hatari iwabo.

David Munezero yatangarije agakiza.org ko iki ari igikorwa gikomeye Imana imukoreye nyuma y’agahinda gakomeye yatewe no kubura mama we bitunguranye, hatarashira igihe papa we Rev. Pst. HAKUZWUMUREMYI Théogène nawe aba akoze impanuka, ndetse we kugeza n’ubu ngo akaba atarakira neza. Ati : « Numvaga Imana inshoboje nkabana na Celine kandi mu buryo bwiza buyubahishije yaba inkoreye igikorwa cyiza nyuma y’agahinda k’ibimaze iminsi biri kuba mu muryango wanjye. None harabura iminsi ibarirwa ku ntoki nta gushidikanya izabikora neza nk’uko yabinsezeranije ».


Rev. Past HAKUZWUMUREMYI Theogene hamwe n’abageni yitegura gushyingira

Nk’uko bigaragara ku butumire, ubukwe bwa David na Celine buzabera Kicukiro mu Gatenga ku ya 01/07/2017. Mu gitondo gusaba no gukwa bizabera i Murambi. Nyuma ya saa sita ni ugusezerana imbere y’Imana muri ADEPR Gatenga.

Imana izatange ibyiza byose yageneye abakundana mu rugo rwa David na Celine.

NIYONDORA Vedaste [email protected]

Imyiteguro y’igitaramo cy’umuririmbyi Israel Mbonyi irarimbanije, mu rwego rwo gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo we wa kabiri witwa « Intashyo ». Iki gitaramo gitegerejwe na benshi, giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro Israel Mbonyi yagiranye na Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru, yatangaje ko tariki ya 10 Ukuboza 2017 ari bwo azakora igitaramo azamurikiramo album ye ya kabiri yitwa Intashyo igizwe n’indirimbo 10. Kugeza ubu imyiteguro ngo igeze kure kuko indirimbo zose zigize iyi album zamaze gutunganywa.

Abajijwe ibijyanye n’icyo bizaba bisaba kwinjira mu gitaramo cye, yatangaje ko bitaratangazwa, ariko ko mu minsi micye bizaba byamenyekanye. Kimwe n’abo bazafatanya muri iki gitaramo. Ashimangira ko kizabera mu mujyi wa Kigali, gusa sale kizaberamo nyirizina na yo ikaba izatangarizwa hamwe n’ibyo bindi tuvuze haruguru..

Tariki ya 30 Kanama 2015 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka, kibera muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse gikora ku mitima ya benshi babashije kugera kuri Salle cyabereyemo dore ko amagana y’abakunzi b’umuziki we babuze uko binjira muri Serena Hotel kuko imyanya yari yashize.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gitaramo Israel Mbonyi yari yagakoze ku giti cye, usibye ibyo yagiye atumirwamo hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo nk’i Burayi, muri Amerika n’ahandi.

Aganira na Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru, Israel Mbonyi yavuze ko atatinze gukora igitaramo nkuko hari benshi babyifuzaga ahubwo ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo itera abantu gushaka no gukora. Yunzemo ko n’ubusanzwe yari afite gahunda yo gukora ikindi gitaramo muri uyu mwaka wa 2017. Yakomeje avuga ko yafashe umwanya uhagije wo gusengera iyi album ya kabiri agiye kumurikira mu gitaramo agiye gukora.

Yagize ati : « Ku bwanjye numva ntaratinze ahubwo nizera ko mu gihe gikwiriye Imana ari yo idutera gushaka no gukora, gusa na mbere, gahunda yanjye yari ugukora igitaramo muri 2017, ariko zimwe mu mbogamizi ngira harimo kuba nkiri umunyeshuri no kuba album yanjye narifuzaga kuyitegura neza ntahubutse kandi nkanabisengera.»

Amwe mu mateka y’umuririmbyi Israel Mbonyi

Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane nka Israel Mbonyi, ni umuhanzi nyarwanda wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zigize album ya mbere ari zo: Uri number One, Yankuyeho Urubanza, Ku migezi, Ndanyuzwe, Nzi ibyo Nibwira, Ku musaraba, Agasambi, Hari impamvu n’izindi hakiyongeraho n’izindi aherutse gushyira hanze.

Nkuko yabitangarije, tariki 20/05/1992 ni bwo Israel Mbonyi yabonye izuba, avukira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (R.D.C) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Muri 1997 ni bwo Israel Mbonyi hamwe n’umuryango we bageze mu Rwanda, muri Congo akaba yarahabaye igihe gito dore ko yahavuye afite imyaka 5 y’amavuko.

Israel Mbonyi ubu abarizwa mu itorero rya Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu. Yakuriye muri korali ndetse akaba yari umucuranzi, gusa ngo ntiyagiraga amahirwe yo gutera indirimbo. Korali yakoreyemo umurimo w’Imana harimo Intumwa za Yesu, Groupe de Louange iherereye i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye (secondaire) n’irindi tsinda ryitwa Amani.

Israel Mbonyi yari asanzwe ahimba indirimbo akaziha abantu cyangwa amakorali ariko igihe yatangiye kuririmba ni igihe yari arangije amashuri yisumbuye mbere yo kujya kwiga mu Buhinde.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo Israel Mbonyi yafashe gitari ye yiyemeza gutangira kuririmbira Imana ku giti cye. Yankuyeho urubanza, ni yo ndirimbo ye yakoze bwa mbere, nyuma y’aho akora n’izindi zinyuranye zitunganywa na Bruce Higiro. Indirimbo zose zigize album ye ya mbere ’Uri number one’ zarakunzwe cyane ndetse kugeza n’uyu munsi ziracyafasha benshi.

Bruce Higiro wakoze indirimbo za Mbonyi(Producer)
Niyondora Vedaste [email protected]

Gashongore Vincent ni umuramyi waririmbye indirimbo nyinshi zikora ku mitima y’abanyarwanda, ariko utarakunze kwigaragagaza cyane, ibintu bye yakunze kubikora atuje cyane, ku buryo abenshi mu bakunda ndetse banakoresha indirimbo ze mu buryo butandukanye bataranamubona. Kuri ubu akaba ari mu myiteguro yo kumurika Album ye ya kabiri y’amashusho taliki ya 17/09/2017.

Nyuma y’indirimbo « Umwami atanze ihumure » yumvikanye mu mwaka wa 2012 igakora ku mitima y’abanyarwanda by’umwihariko kubera amagambo meza y’ihumure ayirimo n’uburyo iririmbitse, ikaba yaraje no kwitirirwa album ya mbere ya Vincent, abakunzi b’ibihangano bye bakomeje gutegerezanya amatsiko ikizakurikiraho.

Umuramyi Vincent Gashongore aramya Imana

Agakiza.org twegereye Vincent Gashongore tumubaza icyo atekereza nyuma y’imyaka itanu ishize, adutangariza ko iyo ari ngombwa kwihuta umuntu yihuta ariko ko bitaba ari ngombwa buri gihe. Yatubwiye kandi ko n’ubwo asa n’uwari yiturije ariko ko yarari gukora ndetse kuri ubu akaba ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze iyindi Album y’amashusho.

Mu ijwi rituje cyane yagize ati : “Igihe ni iki, nari ntuje ariko sinari narekeye aho gukora. Kuko hirya yo kuririmba mfasha n’abandi baririmbyi kuzamura impano zabo ndetse n’indi mirimo yo mu itorero mbarizwamo. Ariko ibikorwa byanjye nabyo birakomeje, ndateganya gushyira hanze iyindi Album y’amashusho izaba igizwe n’indirimbo 12 kuri ubu imirimo yo kuzitunganya yo yamaze kurangira. ”

Hirya yo kuririmba Vincent ni n’umucuranzi

Aha tubibutse ko Vincent ubusanzwe afite studio itunganya indirimbo, amajwi n’amashusho “HOUSE OF MUSIC STUDIO” bivuze ngo atunganya ize n’iz’abandi baririmbyi batandukanye.

Yakomeje agira ati :“ Igitaramo cyo kumurika iyi Album kizabera kuri New Life Bible Church Kicukiro-Kagarama. Kizaba mu kwezi gutaha taliki ya 17/09/2017 ”
Tumubajije ibijyanye n’abo bazafatanya Vincent yadusubije ko azabitangariza rimwe n’andi makuru yose ajyanye n’igitaramo mu minsi itarambiranye.

Tuzakomeza kubakurikiranira ibijyanye n’iki gitaramo.

Yesu aguhe umugisha kubwo kubana natwe!

Niyondora Vedaste [email protected]

Rose Muhando ni umuhanzikazi ukunzwe cyane mu karere k’ Afrika y’Iburasirazuba, kubera indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana. Biteganyijwe ko azazana n’itsinda rye i Kigali mu minsi micye, aho yatumiwe na Bishop Dr Masengo Fidele umuyobozi w’itorero Foursquare Gospel church, mu giterane cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana kubw’imigendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika aherutse kuba. Iki giterane kizaba kuva tariki 30 Kanama kugeza 2 Nzeri 2017 i Kigali ahakunze kwitwa muri KIE.

Ubu butumire bwa Rose Muhando mu Rwanda bwumvikanye nyuma y’iminsi itari mike uyu muhanzikazi atavugwaho rumwe na benshi, aho hari bamwe bagiye bavuga ko bamutumira akabatenguha ntiyitabire ubutumire bwabo mu gihe ngo babaga bakoze ibyo yabasabye byose. No mu bindi bihugu hari abavuga ko uyu muhanzikazi yabatengushye.

Umuhanzikazi Rose Muhando utegerejwe i Kigali

Muri 2014 Rose Muhando yatumiwe mu Rwanda mu giterane cy’umuvugabutumwa Jennifer Wilde cyabereye mu karere ka Nyagatare tariki ya 13-16 Ugushyingo 2014, Igiterane kirangira atahageze n’umunsi n’umwe ndetse ntiyanatangaza impamvu yamuteye kubatenguha. Nyuma yaho ariko Rose Muhando yasabye imbabazi, yizeza abamutumiye n’abakunzi be ko bitazasubira.

Umuhanzikazi Rose Muhando

Muri 2015, Rose Muhando yatumiwe mu Rwanda na Rev Isaie Baho Uwihirwe mu giterane cy’umunyamerikakazi Jennifer Wilde cyabaye tariki 23 Nyakanga kugeza tariki ya 26 Nyakanga 2015 kibera i Muhanga. Rose Muhando yishyuwe amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagiye. Rev Baho Isaie yabwiye Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko yamaze gutakariza icyizere Rose Muhando ndetse ko atazongera kumutaho umwanya amutumira kubera kumuhemukira.

Hari abandi batandukanye ba hano mu Rwanda bagiye batangaza ko batumiye Muhando ariko bikarangira atabonetse mu bikorwa byabo.
Nyuma yo kumenya ko Bishop Dr Masengo yatumiye Rose Muhando, bimwe mu bitangazamakuru byagize impungenge niko kwegera Bishop Dr Masengo Fidele watumiye Rose Muhando, hagamijwe kumenya icyo ashingiraho yemeza ko uyu muhanzikazi azaza i Kigali, asubiza ko Rose Muhando bari kumwe mu minsi ishize mu giterane cyabereye muri Tanzania, akaba yaramwijeje ko azaza i Kigali.

Ikindi ni uko Bishop Dr Masengo na Rose Muhando ngo bakomeje kugenda bibukiranya kuri iyi gahunda. Indi mpamvu yemeza ko Rose Muhando azaza mu Rwanda ni uko umupasiteri (Simon) uzigisha mu giterane uyu muhanzikazi azaririmbamo i Kigali, ari umupasiteri wo mu itorero Muhando asengeramo muri Tanzania. Kubw’izo mpamvu, Bishop Dr Masengo afite icyizere ko Rose Muhando azaza i Kigali.

Bishop Dr Masengo watumiye Muhando

Yagize ati:
Njye naramuganirije,ndakubwira ibintu nka bitatu. Ikintu cya mbere igiterane mperuka gukora Mwanza twari kumwe nawe, muri icyo giterane ni bwo twatangiye kumusaba ko azaza. Tuvuganye, yatubwiye ko azaza ariko nk’icyo ngicyo nanjye narakimubajije nti ko nkunze kumva abantu bavuga ko bagutumira ukemera hanyuma ntuze, ni iki cyamara impungenge ko noneho uzaza. Igisubizo yampaye yarambwiye ati: "akenshi kubera ko abantu bazi ko nkunzwe indirimbo zanjye zizwi, hari abantu benshi bankoresha nko kubamamariza bakanshyira ku byapa tutavuganye, nkajya kwisanga abantu bambaza bati ese kuki utaje mu giterane ntanabizi. Sinahamya ko ari Rose Muhando wenyine bibaho n’abahanzi benshi hano dukunze kuganira bakakubwira ko hari igihe abantu bagushyira ku byapa, mutaravuganye, utaranabemereye, cyangwa mwaravuganye hari ibyo mwemeje bagomba gukora batabikoze, rero byabananira ku munota wa nyuma, bikitwa ko ari wowe wahemutse kandi atari ko bimeze."

Bishop Dr Masengo Fidele

Bishop Dr Masengo Fidele yakomeje agira ati:
Icya kabiri cyanyizeza ko Rose Muhando azaza nuko uwo mupasiteri uzavuga ubutumwa navuga yuko ari umupasiteri we, Muhando atuye Dodoma, uwo mupasiteri (Simon) uzavuga ubutumwa atuye Mwanza, muri icyo giterane mperukamo Mwanza ni we (Simon) wari wamutumiye (Rose Muhando). Ndimo ndatekereza yuko niba amaze iminsi atubahiriza gahunda, iyi ngiyi yo azayubahiriza kuko umupasiteri wo mu rusengero rwabo (Assemblies of God) ari we waduhuje. Ikindi nshaka kuvuga nuko muri iki cyumweru kuwa kabiri (Rose Muhando) yanyuze hano (Kigali) yari afite igiterane i Goma yarampamagaye twaravuganye, ambwira yuko azaza.Twizeye ko azaza kandi tubisengere, buriya abakozi b’Imana nka bariya, intambara zose bahura nazo akenshi bakunda kuzihuza n’ubuhamya bwabo kandi mu by’ukuri yagira n’impamvu yatuma ataza mu giterane kimwe ariko bitavuga yuko biba byamuturutseho, ndahamya ko kugeza uyu munota azaza mpereye ku byo yambwiye kandi icyiza kirimo iryo tsinda ry’abantu hafi 40 ni abaririmbyi beza pe, simvuga yuko bazatuma Muhando ataza, Muhando azaza n’abo ngabo bazaza kandi igikomeye nuko Imana izaba ihari.

Rose Muhando yijeje Dr Masengo ko azaza i Kigali

Tubibutse ko Rose Muhando yatumiwe mu Rwanda mu giterane cya Foursquare Gospel church cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana yabanye n’abanyarwanda mu gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu, amatora akaba yaragenze neza abanyarwanda bagatora neza mu mahoro no mu mutekano. Kuba barasengeye amatora ngo ni nayo mpamvu basanze ari ngombwa gushima Imana yabanye nabo. Iki giterane kizanatangirwamo ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.

Nkuko Bishop Masengo Fidele yabitangarije abanyamakuru, iki giterane kizaba tariki 30 Kanama 2017 kugeza tariki 2 Nzeri 2017. Kizajya kibera mu kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ahazwi cyane nko kuri KIE, kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Usibye Rose Muhando uzazana n’itsinda rye, abandi baririmbyi bazaba bahari ni Alarm Ministries, Gisubizo Ministries n’abandi bahanzi bo mu Rwanda kugeza ubu batari batangazwa amazina. Iki giterane kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba kugeza saa moya z’ijoro. Abagiteguye bavuga ko ari igiterane cyo guhembura imitima, kuvuga ubutumwa bwiza no gushima Imana.


Alarm ministries izagaragara muri iki giterane


Gisubizo Ministries nayo yaratumiwe

Birasa n’agashya kuko bitari bimenyerewe cyane mu muziki, kubona abagize umuryango bose bahurira mu itsinda ry’abaririmbyi. Kuri ubu, umuryango wa Twahirwa Jean Olivier winjiye mu muziki aho uyu mugabo n’umugore we ndetse n’abana babo batanu bari guhimbaza Imana bakoresheje injyana ya Hiphop, iyo abantu benshi bakunze kwita Rap.

Twahirwa Jean Olivier n’umufasha we n’abana babo bose uko ari batanu bakoze itsinda bise "One Family one vision" rigamije kuvuga ubutumwa bwiza mu njyana ya Hiphop. Twahirwa avuga ko ari yo njyana bahisemo kuko ubutumwa bwabo bureba urubyiruko bityo Hiphop akaba ari yo ikundwa cyane n’urubyiruko rwinshi.

One Family One Vision Group

Umukuru mu bana ba Twahirwa Jean Olivier, afite imyaka 13 naho umuto afite 3. Abana be bose uko ari batanu, bagaragara mu ndirimbo barimo kurapa. Twahirwa kuri we, ngo kujyana aba bana mu muziki bakiri bato ntibizahungabanya imyigire yabo, ahubwo avuga ko umwe muri bo ndetse ari nawe uzi kurapa kurusha abandi aba uwa mbere mu ishuri.

Aba bana bamaze kwisobanukirwa n’imyambarire yabo ni iy’abaraperi

Dore uko abisobanura: "Abana banjye kubajyana mu muziki si ukubangisha ishuri kuko nk’umwana ugaragara mu ndirimbo "Yesu arakomeye", uwo mwana aba uwa mbere, undi na we w’umukobwa aba uwa 6, mbega nasanze ntacyo bibahungabanyaho."

Iyi njyana ntivugwaho rumwe, cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana. Kuki Jean Olivier yayihisemo ndetse akanayihitiramo umuryango we wose?

Abajijwe iki kibazo, Twahirwa Jean Olivier yavuze ko gukora injyana ya Hiphop bizamufasha guhindura abantu b’ibirara. Ikindi nuko ngo Bibiliya ivuga ko impano buri wese afite aba akwiye kuyikoresha neza ikagirira umumaro bagenzi be. Twahirwa yavuze ko yahoze abyina mu mbyino zigezweho (Dance moderne) bityo ngo yasanze iyi njyana izamufasha guhindura abo bahoze babyinana.

Yagize ati: "Impamvu, nuko mu buzima busanzwe nahoze mbyina dance moderne ariko nza kubona abantu twagiye tubana mu buzima butandukanye bakunda ibintu by’Imana ariko bakabura ubegera, ndavuga ngo aba bantu bitwa ko ari ibirara ariko bakunda ibintu by’Imana ariko bakaba bafite indi myitwarire bituma batabasha kubageraho, ndavuga ngo reka nanjye nkore ndebe ko hari icyo nabafasha. Hiphop ni yo nakunze cyane kuko njyewe aho ndeba cyane ni ku rubyiruko ni injyana ikunzwe cyane n’urubyiruko kandi rwinshi harimo urwabaswe n’ibiyobyabwenge, abandi bibereye mu nzoga."

Twahirwa J. Olivier n’umufasha we bombi ni abaraperi

Kugeza ubu "One Family One Vision Group" bafite indiirmbo 6 zanditse n’izindi ebyiri z’amashusho n’indi ya Reggae ikiri muri studio. Umuryango wa Twahirwa utuye i Kagugu, ukaba usengera mu itorero "Irembo ryuguruye" ryo ku Gisozi. Mu nzozi Twahirwa afite ngo arashaka gukora cyane ku buryo abana be bakura bazi gukorera Imana kandi bikazagera ku rwego rufatika ku buryo babasha kwicurangira. Afite indoto kandi zo guhuriza hamwe abahanzi bose bakora injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel bagakorana indirimbo.

Kanda hano urebe Imana irashoboye ya One Family One Vision
https://www.youtube.com/watch?v=szfqP4LcQfY

Umuhanzi Jean Nsengimana ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise « Umwami akwaguriye imbago », ikaba ari indirimbo ya mbere mu zizaba zigize umuzingo we wa kabiri w’indirimbo zihimbaza Imana ari gutegura.

Iyi ndirimbo nshya ije mu gihe uyu musore ari mu gikorwa kitoroshye cyo gutunganya umuzingo w’amashusho y’indirimbo zo guhimbaza Imana yise « Umukunzi mwiza »

Mu kiganiro na agakiza.org, Nsengimana yadutangarije ko, iyi alubumu atangiye azayirangiza nyuma yo kumurika ayo mashusho ari gutunganya ya alubumu ya mbere.


Umuhanzi Jean Nsengimana aririmba

Yagize ati : « Natangiye gukora Album ya kabiri, ndetse ubu namaze gushyira hanze indirimbo ya mbere mu zizaba zigize iyo album, iyo ndirimbo ikaba yitwa Umwami akwaguriye imbago. Iyi Album ntangiye ariko, izasohoka nyuma y’amashusho y’indirimbo zo kuri Album ya mbere nashyize hanze mu mwaka wa 2013. »

Yakomeje agira ati : « Imirimo yo gutunganya ayo mashusho nayo irarimbanije, niringiye ko azaboneka mu minsi mike iri imbere . Ibyo ariko ntibizambuza gukomeza gukora no kuri iyi Album nshya natangiye kuko nzajya nkora indirimbo imwe imwe, kuko nteganya kuzayimurika indirimbo ziyigize abantu baramaze kuzimenya cyangwa zarabagezeho.»

Jean Nsengimana abarizwa kuri ADEPR Kicukiro Shell

Umuhanzi Jean Nsengimana ubusanzwe ni umukirisitu mu itorero rya ADEPR Kicukiro Shell. Yatangiriye umuziki we mu ishuri ryo ku cyumweru, nyuma aza guhitamo kuba umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Umuhamagaro wo kuririmba nk’umuhanzi yawakiriye ahayinga 2012, birumvikana ko amaze imyaka itanu ari umuhanzi.

Mu mwaka ukurikiyeho nyuma yo kwiyumva mo iyi mpano yahise ashyira hanze umuzingo we wa mbere yise « Umukunzi mwiza ». Igitaramo cyo kumurika iyi Album cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Kicukiro Shell aho ateranira.
Kuri ubu rero akaba ari umusore ushima Imana ndetse ukataje mu kuyiramya no kuyamamaza mu batayizi.


Timamu Jean Baptist aritegura gushyira ahagaragara umuzingo we wa kane w’indirimbo zihimbaza Imana. Igitaramo cyo kumurika uwo muzingo akaba ateganya kuzagikorera mu Mujyi wa Kigali muri Dovee Hotel iherereye ku Gisozi, taliki 3 Ukuboza 2017.

Ahayinga umwaka wa 2006, nibwo humvikanye cyane indirimbo ivuga ngo «Humura mwana wanjye» yakoze ku mutima abatari bakeya, ari naho haje kuba intandaro yo kumenyekana byisumbuye k’uwaririmbye iyi ndirimbo igifasha benshi na magingo aya, ariwe Timamu Jean Baptiste

Timamu Jean Baptiste uri gutegura igiterane

Kuva icyo gihe kugeza ubu rero, birumvikana ko Timamu aticaye ngo arekeraho gukora. Amaze kugira imizingo itatu y’indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu akaba yitegura gushyira hanze umuzingo we wa kane uteye amatsiko ugendeye no ku mazina y’indirimbo zizaba ziriho, harimo iyitwa « Turaje » na « Turakomeje » ari nayo yitiriwe iyi Album ya kane ya Timamu.

Timamu kuba amenyekanishije mbere y’igihe itariki y’igitaramo cye, ni bumwe mu buryo bumufasha kugitegura neza, aho n’imirimo yo gutunganya indirimbo zizaba ziri kuri iyi Album asa n’umaze kuyishyiraho umusozo.

Timamu Jean Baptitse

Iki gitaramo kitiriwe indirimbo « Humura mwana wanjye » yumvikana kuri Album ya mbere ari nayo yitiriwe iyo album (Ya mbere), iki kikaba ari kimwe mu bigaragaza ko iyi ndirimbo igikora umurimo utoroshye, haba ku bakurikirana ibihangano by’uyu muririmbyi ndetse no kuri we nyirizina.

Dove Hotel aho Timamu ateganya gukorera igitaramo

Abazafatanya n’uyu mukozi w’Imana muri iki gitaramo ntibaratangazwa, tuzakomeza kubibakurikiranira no kubibagezaho kimwe n’andi makuru ajyanye na « Humura mwana wanjye Live Concert » izamurikirwamo album ya Kane ya Timamu Jean Baptiste. Tubararikiye gukomeza kubana natwe !

Ku italiki ya 15 Ugushyingo 2017 nibwo umuririmbyi Claude Bless umenyerewe nk’umutoza w’abaririmbyi azashyira kumugaragaro umuzingo we wa mbere w’amashusho (DVD) w’indirimbo zihimbaza Imana yise « NTUJYA UBESHYA » mu mujyi wa Kigali kuri ADEPR Gatenga, igitaramo kizatangira isaa munani z’amanywa.

Claude Bless ni umusore wavukiye mu ntara y’ Uburengerazuba mu karere ka Rusizi, kuri ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga. Amazina ye nyakuri ni Jean Claude URIMUBENSHI, akaba yarakunze kugaragaza impano yo kuririmba kuva mu bwana bwe.


Claude Bless witegura kumurika Album

Impano ye yo kuririmba yatangiye kuyikoresha ari mu ishuri ryo ku Cyumweru, yakuze akunda kuba mu makorari ndetse akaba n’umuhimbyi w’indirimbo muri yo. Impano ye yaje kwaguka cyane aho arangirije amashuri ye yisumbuye, akomereza umurimo w’Imana aho yigaga kaminuza, nyuma yo gusoza mashuri ye ya kaminuza (A0) mu ishami ry’uburezi, ubu umurimo w’Imana wo gufasha abaririmbyi awukorera mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga muri Korari Elayo, Ibi ariko ntibimubuza gutera intambwe agafasha n’izindi korari zitandukanye.

Uyu musore ngo yakomeje kwiyumvamo umuhamagaro wo kuririmba birenze urwego abikoraho muri korari, nibwo yaje gufata icyemezo cyo gutunganya indirimbo ze wenyine bidakuyeho ariko ko akomeza no gufasha korari ye ndetse n’izindi zose zamukenera.


Claude hirya yo kuririmba anacuranga Piano

Agakiza.org tuganira na Bless yadutangarije ko ubu ari mu myiteguro ikomeye y’igiterane cyagutse azakorera kuri ADEPR Gatenga taliki ya 15 Ugushyingo 2017 ari nacyo azamurikiramo Album ye ya mbere y’amashusho, igizwe n’indirimbo umunani. Iyi Album yayitiriye imwe mu ndirimbo ziyigize ivuga ngo : « Ntujya Ubeshya »

Yagize ati: "Mfite ishimwe rinini ryo gushimira Imana yanjye kuko yabanye najye mu rugendo rukomeye rw’ubuzima n’ubu kandi ndacyabona ineza yayo. Mu myiteguro itoroshye y’iki giterane naho ndi kugenda mbona koko ko Imana itajya ibeshya iyo isezeranije isohoza. Imyiteguro imeze neza kuri ubu abo tuzafatanya bamaze kuboneka"

Claude Bless imbere ubwo yari mu gikorwa cyo gufata amashusho

Claude yadutangarije kandi ko azafatanya n’abakozi b’Imana batandukanye, abavugabutumwa, abaririmbyi...

Bamwe mu bazagaragara muri iki gitaramo harimo amwe mu makorari yo muri ADEPR, akundwa n’abatari bakeya hano mu Rwagasabo nka Korari Sauni guturuka muri paruwasi ya Cyahafi ku mudugudu wa Cyahafi, korari Gibeyoni guturuka muri Paruwasi ya Nyanza ku mudugudu wa Murambi, amakorari yo ku mudugudu wa Gatenga aho igiterane kizabera, dore ko anahari ku mubare utari muto kandi yose akunzwe cyane muri iyi minsi ndetse na Past. Munezero nk’umuvugabutumwa.


Korari Sauni izataramira abantu mu gitaramo cya Bless


Korari Gibeyoni y’i Murambi nayo izaba ihari


Past. Munezero azabwiriza muri iki giterane

Niyondora Vedaste [email protected]

Kuri ubu, itariki ya 5 Ugushyingo 2017 mu nzu mberabyombi (Sale) ya Dove Hotel, yamaze gufatwa n’umusore Jado Sinza, ukiri mutoya rwose ariko Imana ihagurukije mu buryo butangaje muri iyi minsi mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana kuri uyu mubumbe dutuyeho.

Uyu musore umaze iminsi yumvikana mu bitaramo bitandukanye hano mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu bice bitandukanye by’Urwagasabo. Arimbanije rero mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika umuzingo we wa mbere w’indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bw’amajwi (Audio) witwa “Nabaho” kizabera muri Dove hotel taliki 05/11/2017 i saa 14h00.


Jado arasaba abakunzi be kumuzigamira iyi taliki

Jado Sinza amazina ye nyakuri ni Sinzabyibagirwa Jean de Dieu umusore w’imyaka 22 y’amavuko, umuhungu wa pastor Anaclet Harerimana uyobora umudugudu wa Rukiri muri ADEPR. Jado yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Nyamagamabe, kuri ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi akaba abarizwa mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Kumukenke Paruwasi ya Gasave. Yamenyekanye mu matsinda y’abaririmbyi afite izina rikomeye mu mujyi wa Kigali nka Siloam, New Melody...


Jado Sinza wamenyekanye no muri New Melody

Mu kiganiro n’Agakiza.org, Sinza yadutangarije ko yamaze kwemererwa ndetse no kwishyura amafaranga yasabwaga kugira ngo yemererwe sale y’iyi Hotel umuntu atabura kuvuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kuko ari umwe mu bahanzi bakiri bato hano mu Rwanda akaba ari nawe muhanzi wa mbere uhangaye iyi Hotel ibasha kwakira abantu basaga bihumbi bine.


Jado ni umusore ukiri mutoya ariko ukuze mubyo akora

Yatugaragarije aho ageze imyiteguro muri aya magambo ati “Imyiteguro ya Concert irakomeje, turacyavugana n’abatumirwa. Abamaze kwemeza ko bazaboneka twaba tuvuze Korari Siloam na Korari New Melody abandi ibiganiro birakomeje."

Jado agaragaza ko ibijyanye na Sale yamaze kubikemura igisigaye ari ugusengera ibikorwa byose bitegenyijwe muri iki gitaramo kugirango bizagende neza.yishimira kandi ko yagize amahirwe yo kubona abaterankunga bamufashije kwishyura iyi sale kuko atari kubishobora wenyine ndetse n’abagize umuryango we babimufashijemo kugirango abantu bazateranire ahagutse.


Korari Siloam izaririmba mu giterane cya Jado

Tumubajije niba ntampungenge afite zo kubona abantu buzuye sale ya Dove Hotel yagize ati "Simfite impungenge z’abantu kuko ni ab’Imana, numva dukwiye kujya dutekereza ibintu byagutse, hanyuma tukizera Imana niyo isohoza Imigambi y’abantu bayo."

Yongeraho ko aho kugira ngo abantu babure aho bicara baje cyangwa aho baparika imodoka, ikiruta ari uko bategura ahagutse kuburyo abantu baza badafite impungenge zo kubona aho bicara cyangwa ikindi kibazo icyaricyo cyose.


Iyi ni Dove Hotel aho Jado Sinza yahisemo gukorera igitaramo

Kugeza ubu Sinza atangaza ko kwinjira mu gitaramo cye yise Nabaho Live Concert kizamurikirwamo umuzingo we wa mbere w’amajwi ari ubuntu. Tuzakomeza kubakurikiranira andi makuru ku bijyanye n’iki gitaramo.


Sinza ngo nta mpungenge afitiye iyi sale ibasha kwicaza abantu bagera ku 4000

Indi mishinga Jado afite nyuma y’iki gitaramo harimo gukora amashusho y’izi ndirimbo, gukomeza amasomo cyane ko ari kureba uko yakomeza kwiga ibijyanye na muzika, n’ibindi. Iyi Album iriho indirimbo 9 zirimo Nabaho; Yaratsinze; Wagize neza; Witinya; Golgotha…”

Tubararikiye gukomeza kubana natwe, Muhabwe umugisha!

Niyondora Vedaste [email protected]

Imyiteguro ni yose ku itorero ry’Inkurunziza riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ahateganijwe kubera igitaramo kidasanzwe kiri gutegurwa n’umuramyi Job BATATU, aho azaba amurika Album ye ya mbere y’amajwi y’indirimbo zo kuramya Imana. Kizaba taliki ya 03 Ukuboza 2017, saa 14h00.

Iki gitaramo cyahawe izina rya « Nyuzuza Mwami Live Concert » gitegerejwe n’abatari bakeya, kije nyuma y’igihe kitari gitoya uyu musore Job Batatu yumvikana mu matwi y’abakunda indirimbo zisingiza Imana aho yabarizwaga mu itorero rya Restoration Gicumbi, ndetse kugeza n’ubu akaba agikataje mu kwegereza Imana imitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo ze ziririmbitse neza.

REBA HANO "ISHIMWE" YA JOB BATATU

Job B. azafatanya n’abaramyi bakunzwe cyane muri iki gihe, kandi bamaze kugira izina rigari mu ruhando rwa muzika mu karere k’ibiyaga bigali, ndetse no hakurya y ‘inyanja, nka Serge Iyamuremye, Bosco Nshuti ndetse n’itsinda Power of the Cross .


Serge Iyamuremye azaririmba mu gitaramo cya Job B.


Bosco Nshuti nawe azataramira abazaba bitabiriye iki gitaramo


Power of the Cross ni itsinda ririmba neza nabo bazitabira iki gitaramo

Iki giterane kandi kizitabirwa na Past. Eric Karerangabo ari nawe muvugabutumwa w’uyu munsi.


Past. Eric ukunda kunezererwa Imana cyane niwe uzabwiriza muri iki gitaramo.

Mu kiganiro agakiza.org twagiranye na Job Batatu, twamubajije icyo bisaba kwijira mu gitaramo ari gutegura giteye amatsiko, adutangariza ko kwinjira ari ubuntu.

Yagize ati: “Concert izaba taliki 3/Ukuboza/2017, izabera ku itorero Inkuru Nziza mu Mujyi. Izatangira sa munani z’amanywa isoze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nzaba ndikumwe na Serge Iyamuremye, Bosco Nshuti, Power of the Cross , concert yitwa Nyuzuza Mwami live Concert ifite intego yo kumurika kumugaragaro umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi. Ntabwo nzishyuza rwose kwinjira ni ubuntu!”

DORE INDIRIMBO YITIRIWE IYI CONCERT


Job Batatu ageze kure imyiteguro

Vedaste [email protected]

Ni mukiganiro yagiranye na Agakiza.org , kuri uyu wa kane talikiya 30/12/2017. umuhanzi Florien NTIGIRINZIGO afite indirimbo nyinshi ariko kuri ubu akaba amaze kushyira ahagaragara indirimbo 2 z’amajwi (Audio) , yatubwiye intego n’ubutumwa agamije gutanga mu ndirimbo zo guhimbaza Imana(Gospel songs). aha ni mukiganiro twagiranye tumusanze aho atuye i Remera.

Agakiza.org: watangira utwibwira?
N. Florien: Nitwa Ntigirinzigo Florien, ndi umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe kunezeza Imana,nteranira muri ADEPR Remera.nsanzwe ndirimba indirimbo zahimbiwe Imana usibyeko ubu aribwo bwambere mbashije gushyira ahagaragara indimbo(2)muburyo bw’amajwi(audio). indirimbo mfite ntabwo ari izi gusa ahubwo nuko izi arizo mbashije gukoresha muri studio.izo ndirimbo rero ni izi:"Ntabwoba,na Ndiho kubwawe

Agakiza.org: ni iki cya guteye guhanga izi ndirimbo ?

N. Florien: muri iyi ndirimbo"Nta bwoba",ubutumwa nashakaga gutanga ni uburebana no kutihebeshwa n’ubuzima tunyuramo bwa buri munsi cyane cyane twe abagenzi tugana mu ijuru.nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye nkumva n’umubabaro baterwa n’ibibazo bahura nabyo muri iyi si niyumvishemo ko nkwiriye gutanga ihumure ryuko tudakwiye guterwa ubwoba n’icyo aricyo cyose kuko dufite Imana idukunda kuruta ibindi biremwa.naho mundirimbo ya 2,"Ndiho kubwawe" mvugamo gukomera Ku Imana kuko ariyo yaturinze ibintu bitandukanye byahigaga ubugingo bwacu kandi ko iyaba Atari uwiteka Ubereye abe maso ko abarinzi bakorera ubusa.bityo rero tukaba dukwiye kumutambira ibihe byose.

Agakiza.org: Ese iyi mpano yo kuririmba uyikomora kuri nde?
N. Florien: Impano yo kuririmba urebye ni iya cyera nkiri muto guhera niga primaire ariko ikaba yaratangiye kujya ahagaragara niga muri secondaire aho najyaga ndirimba mubitaramo bya gikristo(culte)nshima Imana ndetse no ku nsengero zitamdukanye nagendaga nsengeraho nahatambutsaga ubutumwa mu ndirimbo.gusa sinavugako hari umuntu nzi naba nkomoraho iyi mpano kuko mu muryango ntawe nzi waba yari umuririmbyi kuburyo naba ariwe mbikomoraho,ahubwo njye mpamya ko ari impano Imana yanyihereye kandi nkaba nyikunda kuko imfasha gushyikirana n’Imana no kuruhukira mubuntu bwayo.

Agakiza.org: Abenshi batangira baririmba Gospel, hanyuma bakabivamo kubera nta mafaranga abonekamo, wowe utenganya iki nutabona amafarnga mu hanzi bwawe ?

N. Florien: Icyuko bavugako kuririmbira Imana ntamafaranga abibamo,njye sinamenya koko niba ariko biri kuko Ijambo ryayo ritubwira neza ko ntawayikoreye uzikorera amaboko.gusa wenda impamvu ituma bivugwa nuko ntamushahara uzwi ugenerwa abahanzi ba gospel ariko urebye neza wasanga nanone ataribo Bantu babayeho nabi kubw’umurimo bakora!niyo mpamvu njyewe ikindaje ishinga atari amafaranga,ahubwo ari ugufasha imitima ikomeretse gukira ibikomere iterwa n’amateka abantu twanyuzemo no kurushaho gushimisha Imana mu ijwi yampaye. Kandi ndumva ntamugambi wo kubivamo mfite kuko uwampaye iyo mpano azampemba igihe kigeze.

Agakiza.org: Niba ataribanga Ntigirinzingo bishatse gusobanura iki?

N.Florien: Ntigirinzigo bisonurako turiho kubw’urukundo rw’Imana kuko yo itagira inzigo(umwanzi) kuko abantu bose ari abayo kandi ko yabaremye mu ishusho yayo.Imana ntigira inzika nkuko Abana b’abantu babigira.

Mu Rwanda, Abahanzi b’ indirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana barushaho kwiyongera ibi bikaba bigaragaza iterambere muri Muzika nyarwanda. Gusa abakora uyu murimo wo kuririmbira Imana bahuriza ku kintu cyuko ubikora wese akwiriye gusa n’ubutumwa atanga mu bihangano bye nk’uko bikwiriye umukozi bivugwako agabura iby’Imana.

Ismael KAYISHEMA @Agakiza.org


Ubuhanzi mu Rwanda bugenda butera intanbwe ishimishije, aho usanga nab’ abaririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana nabo bagenda batanga umusanzu wabo kugirango barusheho kubaka imitima ya benshi binyunze mu butumwa batanga mu bihangano byabo.

Agakiza.org,kuri uyu wa gatandatu tariki 09 ukuboza twaganiriye n’umuhanzi Fred Businge kuri ubu umaze gushyira hanze indirimno enye z’amajwi. Mu kiganiro na agakiza.org yadutangarije impamvu yahisemo guhimba no kuririmba izo ndirimbo ndetse n’ubutumwa bukubiyemo.

Agakiza.org: watangira utwibwira?

F.BUSINGE: Nitwa Fred BUSINGE , Nsengera mu iterero ry’ubumwe bw’abakristo,(Christian Unity Fellowship Kimisagara).nkaba maze gusohora indirimbo z’amajwi enye(Audio).nkaba maze kuririmba:Imana irakuzi, Izina ry’Uwiteka,Byose birashoboka, Uba mubwihisho nkaba ndi umugabo ukijijwe.

Agakiza.org: kuki wahisemo gutambutsa ubu butumwa binyuze mu ndirimbo ?

F.BUSINGE: Nuko mbona burya ubutumwa iyo bunyuze mu ndirimbo bugera kuri benshi kuko iyo indirimbo inyuze mu bitangazamakuru igera no kuri babandi badashobora kugera mu nsengero

Agakiza.org: ni ubuhe butumwa washakaga gutambutsa mu ndirimbo zawe ?

F .Businge: Ndirimba izi ndirimbo
-Imana irakuzi: Ndirimba iyi ndirimbo nabitewe nuko nashakaga kubwira abantu yuko Imana ibafiteho umugambi ntabwo umuntu yabayeho kubw’Impanuka ahubwo yabayeho kubw’umugambi Imana yamugizeho. Ushobora kuba waravukiye mu buzima bugoye, ukisanga uri impfubyi ukibaza icyerekezo cy’ubuzima bwawe ntukibone ariko ijambo ry’Imana yeremiya 29:11 haravuga ngo erega nzi ibyo nibwira nzabagirira ni amahoro si ibibi ahubwo ni ibyiza kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma.

-Izina ry’Uwiteka: Imigani18:10, izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye cyane umukiranutsi awuhungiramo agakomera.Nahimbye iyi ndirimbo nshaka kubwira abantu ko ntahandi umuntu yabonera ubuhungiro uretse mu muri kristo. Niho umuntu ashobora kubonera umutekano wibye nabe.

-Byose birashoboka: Yeremiya 17:5, uku niko Uwiteka avuga ati “ havumwe umuntu wese wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima akimura Uwiteka. Hari igihe wizera umuntu ejo aka guhinduka bikagutangaza ariko byose birashoboka Uwiteka niwe gusa udahemuka.

-Uba mubwihisho: Zaburi 94:1 uba mu rwihisho bw’isumba byose azahama mu gicucu cy’ishobora byose. Abari mu Mana baba bafite ibyiringiro by’ubuzima.

Agakiza.org: Ese iyi mpano yo kuririmba uyikomora kuri nde?

F.Businge: nibyo koko nkuko ubivuze impano ni impano nayihawe n’Imana kugirango irusheho kwamamaza ubutumwa bwiza.
Agakiza.org: ese guhimba indirimbo zihimbaza Imana ubona kubabikora byabatunga ko usanga hari ababivamo ngo nta mibereho irimo?

F.Businge: kubatunga byabatunga kubera ko nabatabikora nabo babayeho,Imana niyo ifite imibereho ya buri muntu kandi ni nayo icira umuntu inzira aho ibimubeshaho bizaturuka, gusa ntidukwiye kubikora nkababitegerejemo indonke ahubwo dukwiye kwishimira inyungu yo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Agakiza.org: ese ubona hari uwaririmba indirimbo zihimbaza Imana
akabifatikanyan’ubundi buhanzi busanzwe (secular)?

F.Businge: 2 Abakorinto 6:4, haravugango ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba mu mibabaro no byago. Nk’Abakozi b’Imana dukwiye kugira kwitandukanya niba twarahamagariwe kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo nibwo bwonyine dukwiye gutanga tutavangavanga aho usanga gospel na secular babivanga, twe duhagarariye Ubwami bw’ijuru hano kw’isi ni nabwo dukwiye kubera umuvugizi.

Ni kenshi bigarukwaho nabatambutsa ubutumwa mu ndirimbo byumwihariko izo guhimbaza Imana, kurushaho guhesha agaciro ibihangano byabo bahuza ubutumwa batanga mu ndirimbo ndetse nibyo bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi kugirango barusheho kuba intangarugero nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.


Izi ni zimwe mu ndirimbo z’amajwi amaze gushyira ahagaragara

Ismael KAYISHEMA @Agakiza.org

Mu gutegura iyi nkuru, Agakiza.org twagerageje kubaza abantu batandukanye (bitabaye ngombwa gutangaza munkuru) zimwe mu ndirimbo zakoze ku mitima yabo muri uyu mwaka, ndetse dukurikirana hirya no hino mu nsengero, aho bahimbaza Imana, mu bukwe, no mu bitaramo bitandukanye indirimbo zagiye zigarukwaho kenshi ubona ko zinyura imitima ya benshi.

Twabonye urutonde rurerure rw’indirimbo z’abanyarwanda, muri zo tugiye kuvuga mo icumi zagarutsweho na benshi, cyangwa zumvikanye kenshi mu birori n’ibitaramo bitandukanye mu matsinda yo kuramya no guhimbaza, izo abantu bitabiraho mu matelefone agendanwa, izacuranzwe cyane ku maradiyo mu mamodoka n’ahandi.

Turahera Ku mwanya wa 10 kumanuka

10. Nabaho by JADO SINZA

9. IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA by UKUBOKO KW’IBURYO Choir

8. IBYO WAKOZE by New Melody

7. Hejuru mukirere by Ambassadors of Christ Choir -

6. CARVALY By Healing Worship Team

5. Ibyo ntunze by Bosco Nshuti

agushima Yesu BY BESELEL

3. MANA NDAJE By INJILI BORA CHOIR

2. SINZIBAGIRWA BY Israel MBONYI

1. Biramvura by Serge Iyamuremye

Komeza ubanane natwe Imana iguhe imigisha!

Vedaste [email protected]

Aline Gahongayire umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda muri gahunda yise ’New woman album tour’ aho azaba amurikira abo mu ntara album ye nshya yise ’New Woman’.

Aline GAHONGAYIRE yihaye gahunda nziza yo kuzenguruka u Rwanda rwose yamamaza umwami Yesu mu ntego we yita “ New woman album tour” muri uku utaramira abanyarwanda azaba abamurikira album ye yitwa New woman

New Woman ni album yamuritse mu minsi ishize, kuri ubu arifuza kuzenguruka igihugu ataramira abanyarwanda indirimbo zikubiye muri iyi album anagamije guhumuriza no gukomeza abakomeretse mu buryo bumwe cyangwa ubundi

Ibi kandi ngo agiye kubikora mu rwego rwo kugirango abatuye hirya no hino mu ntara z’igihugu babashe kumenya bimwe mu bihangano bye kuko yari afite amakuru avuga ko abantu bamushinja gukorera mu mujyi wa Kigali gusa bityo ngo azanezezwa no kwamamaza ubwami bw’Imana hirya no hino mu gihugu

Biteganijwe ko Aline GAHONGAYIRE azajya mu turere twa Musanze, Rubavu, Nyamata, Rwamagana, Kabuga, Kayonza, Nyagatare, Karongi, Kamonyi,Muhanga, Nyanza, Huye ndetse na Rusizi

[email protected]

Nkurunziza Nathanael ni umuhanzi w’indirimbo z’ihimbaza Imana, ni umukristo ukorera umurimo w’Imana mu itorero Free Methosiste Church i Kibogora mu Karere ka Nyamasheke. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata twaganiriye atubwira intumbereyo mu ruhando rwa muzika by’umwihariko indirimbo z’ihimbaza Imana.

Nkurunziza Nathanael umaze gushyira hanze indirimno enye z’amajwi, mu kiganiro na agakiza.org yadutangarije impamvu yahisemo guhimba no kuririmba ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze.

Umuhanzi NKURUNZIZA Nathanael yavuze imvano yo gutangira kwiyumvamo impano y’ubuhanzi ndetse akabishyira mu bikorwa aho kuri ubu amaze gusohora indirimbo z’amajwi zigera kuri enye, yavuzeko atangira kwiyumvamo iyi mpano yabitewe n’uburwayi yahuye nabwo akiri muto ,ahigira Imana umuhigo ko nakira azaba mu buzima bwo gukora ivugabutumwa binyunze mu ndirimbo. Yongeyeho ko kuririmba ari ibintu yakundaga kuva kera akiri muto kandi mama we yamubereye icyitegererezo kuko nawe yaririmbaga muri chorale, kuko mama we yamuteraga imbaraga kugeza ubwo abaye umuririmbyi muri korali y’abana bato.

NKURUNZIZA Nathanael nk’umuhanzi ufite intumbero zo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bukiza ibyaha n’ibikomere by’imitima, abinyujije mu bihangano by’indirimbo zihimbaza Imana, abajijwe uko we abona abahanzi benshi batangira baririmba Gospel, hanyuma bakabivamo kubera nta mafaranga abonekamo, yavuze icyo we atenganya mu gihe yaba atabona amafaranga mu buhanzi bwe, yagize ati “ Muby’ukuri njyewe ntabwo intego yanjye ari ukuririmba ngo mbone amafaranga ahubwo intego yanjye ni ugukora ivugabutumwa nk’uko nabihize ko nzaba mu buzima bwo Guhimbaza , ndirimba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, gusa amafaranga Imana niyo iyatanga iyampaye mu buryo buturutse ku iyi mpano yo kuririmba waba ari umugisha sinayanga kandi nabishimira Imana ariko atabonetse ntacyo byampungabanyaho namba kuko si cyo ngendereye.”

Iki ni ikiganiro kirambuye NKURUNZIZA Nathanael yagiranye na www.agakiza.org :

Ni ikihe kintu cyiza cyakubayeho mu gihe umaze uririmba?

Nathael :“Ikintu cyiza cyambere cyambayeho mu gihe maze ndirimba ni igihe nari ndyamye n’ijoro maze ndota nakoresheje concert muri stade Amahoro mbona abantu bose buzuye umwuka wera, akaba ari naho nakuye iriya ndirimbo ivuga ngo NARACUNGUWE, ubwo nahise mpakura Impano yo guhimba indirimbo binyuze mu buryo bw’inzozi. Kuva uwo munsi kugeza ubu uburyohe bwambere mbubona iyo ndimo ndirimba mpimbaza Imana”

Ese abahanzi usanga bavanga indirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo bita iz’isi ubavugaho iki?

Nathael :“Muby’ukuri njyewe icyo navuga kuri aba bahanzi bavanga indirimbo zihimbaza Imana no kuririmba indirimbo twita iz’isi cyangwa se Secular Music nuko bagomba kuvanguka rwose bagahitamo kimwe kuko ni ibintu bidashobora kugira aho bihurira pe! Njye numva baririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa cyangwa se bakagenda bakaririmba Secular Music ariko bakagira aho babarirwa batavangavanze.”

Ese indirimbo zihimbaza Imana, ubona ari iki zagakwiye kwibandaho kugirango zitange ubutumwa bwuzuye, bukiza imitima y’ababwumva?

Nathael: “Ubuhanzi bw’ indirimbo zihimbaza Imana mbona bwagakwiye kwibanda kuri Bibiliya, abantu bakaririmba basomye Ijambo ry’Imana bakabasha kwigisha binyuze mu butumwa bavuga.”

Ni nama ki wagira abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana?

Nathael: « Inama nagira abahanzi bagenzi banjye cyane cyane abaririmba indirimbo zihimbaza Imana, nuko bashishikarira gusoma Ijambo ry’Imana akaba ariryo ribayobora mu buhanzi bwabo kandi bakabikora batihimbaza ahubwo bakabikora kubw’icyubahiro cy’Imana »

Ni ubuhe butumwa bukubiye mu ndirimbo zawe uko ari eshatu?

Nathael “NARACUNGUWE”. Muby’ukuri ni indirimbo igaragazako amaraso ya Yesu yaduhinduye Abana b’ Imana . Ntabwo byari byemewe kuri buri wese kugera ahera ngo yivuganire n’ Imana ariko amaraso ya Yesu yarabirangije byose, ubu twigererayo natwe tukiganirira n’Imana, kandi ikomeza ivuga iti “Imana yacu yemeye gutanga Umwana wayo w’ikinege ntabwo yabura kumuduhana n’ibyo dukeneye byose .”
IGIHE” Ikaba ibwira abantu ko igihe cyo gutaha cyegereje kiri hafi gusohora kandi ikabwira abakunda Imana bayikoreye, bayiringiye ko nitugerayo tuzaririmba tugacuranga tukanezerwa ubuziraherezo. Byakarusho ko tuzabana n’abacu twabuze turi mu isi .Iyi ndirimbo irakangurira abantu bose bakunda Imana bagakora ibyo ishaka kugirango bazabashe gusohora mu ijuru amahoro.

“UMUGAMBI” iravuga ngo Umugambi w’Imana ni mwiza, abari mu rugamba nibakomere be kunyeganyezwa ibyo yavuganye nabo izabikora. Imana yacu irinda isezerano ryayo niyo hashira ibihe n’ibihe .

Ubuhanzi mu Rwanda bugenda butera intanbwe ishimishije, aho usanga nab’ abaririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana nabo bagenda batanga umusanzu wabo kugirango barusheho kubaka imitima ya benshi binyunze mu butumwa batanga mu bihangano byabo.

Guhuza ubutumwa batanga mu ndirimbo ndetse nibyo bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi ni kimwe mu byatuma barushaho kuba intangarugero kandi bagashimwa nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.

Umva indirimbo z’amajwi NKURUNZIZA Nathanael amaze gusohora

[email protected]

Hari inshuti ni indirimbo yanditswe, ikanaririmbwa n’umuhanzi Simon Kabera.Yakunzwe cyane mu matwi y’abantu ikaba yaragiye irebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Youtube ndetse n’izindi mbuga zitandukanye.Amashusho yayo Kuri ubu yamaze gusohoka akaba abasha kuboneka ku mbuga zitandukanye. Ni amashusho yakozwe na Bless World Music .

Umuyobozi w’iyi studio Bwana David yabwiye itangazamakuru ko iyi ndirimbo ari imwe mu ndirimbo zose ziri kuri album yose y’amashusho y’umukozi w’Imana akaba n’umuhanzi Simon Kabera bityo ko indirimbo zose bazikozeneza.Yongeyeho kandi ko bateganya gukomeza gukorana na Simon Kabera ubwo azaba avuye mu masomo dore ko yari amaze iminsi ari mu masomo bityo rero ngo ubwo azaba avuye kwiga gahunda zo gukorana nawe zizakomeza ariko ibihangano bye bikaba bizagezwa ku bakunzi be nkuko Bwana David yabidutangarije.


Simon KABERA, Umuhanzi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Mu kiganirona Simon Kabera , yatubwiye ko akiri mu masomo ariko Imana nimugirira Ubuntu nkuko isanzwe ibumugirira, azafatanya n’abakunzi be kuririmba inshuti nziza Yesu. Yagize ati:”Imana ningirira ubuntu nkuko idahwema kubungirira nyuma y’amasomo nafatanya n’abakunzi b’umusaraba tukaririmbira inshuti za Yesu”
Akomeza avuga ko nubwo hari amasomo arimo ariko narangira azongera aboneke akomeze gahunda zo kuririmba.Amakuru dufite kandi ni uko iyi studio izakomeza gusohora izi ndirimbo za Simon Kabera uko zizagenda zirangira doreko amashusho yazo yafashwe mebere y’uko Simon Kabera ajya mu masomo ye.
Amakuru twabashije kumenya nuko uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z’uyu mwaka yamurikira abakunzi be iyi album ye nshya y’amashusho.

Simon Kabera amaze imyaka itari mike akora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo akaba umwe mu bantu bakunzwe cyane muri uyu muziki ndetse benshi mu bahanzi bakiri bato bamufatiraho icyitegererezo.Yari aherutse gushyira hanze album y’amashusho yise ‘’Inanga’


Bruce Higiro wakoze album za Mbonyi niwe wakoze amajwi y’iyi ndirimbo anagaragara muri iyi videwo

Indirimbo nshya ya Simon KABERA ,yitwa “hari inshuti”

Iyi ndirimbo ije ukurikiye indi nayo ya vuba yitwa NTACYO BINTWAYE. Iyi nayo yanyuze abatari bake mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

source:Isange.com

[email protected]

Serge IYAMUREMYE ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimba Imana ukunze cyane muri iyi minsi, kuri ubu rero ari mu myiteguro y’igitaramo yise One Spirit, ahamya adashidikanya ko abazacyitabira bazaba bari mu isi y’umwuka gusa

Ni igitaramo kizabatariki 26 Kanama 2018, kikazabera muri Serena Hotel I Kigali, aho avuga ko abantu baziyabira bazahembuka ku buryo bukomeye bicaye neza batuje
Muri iki gitaramo kandi ngo hazaba harimo bahanzi batandukanye barimo Apollinaire guturuka mu gihugu cy’uburundi, umuramyi na we ukunzwe cyane kubera indirimbo zifite amavuta

Muri iki gitaramo Serge Iyamuremye azaba amurika album ye nshya ’Biramvura’. Agiye gukora iki gitaramo nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda. Serge Iyamuremye arahamagarira abakunzi b’umuziki wa Gospel kutazacikanwa n’iki gitaramo cye, kuko kizaba kirimo Umwuka w’Imana.

Mu magambo ye bwite, Serge avuga ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ukuramya Imana mu mwuka umwe

Akaba asaba buri wese wifuza kongera kugirana ubusabane n’Imana kutazabura muri iki gitaramo

Gracious Gra3ce ni izina ry’ubuhanzi , amazina ye nyakuri ni Marie Grace Imanariyo. Umuhanzikazi Gracious Gra3ces azanye amaraso mashya mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya, akaba afite intego yo guhembura imitima y’abantu akoresheje impano yo kuririmba.

Umuhanzikazi Gracious Gra3ce ni umukirisito mun itorero rya Angilikani (E.A.R Kacyiru). Mu kiganiro yagiraye n’itangazamakuru, yavuzeko azakomeza kuramya no guhimbaza kuko abikunda. Avuga intego afite mu bihangano bye yagize ati "Intego yanjye ni uko uwumva indirimbo atasubira aho yari ari ahubwo yagira ikintu gishya yungutse no kumva hari ahandi Imana imugejeje binyuze mu ndirimbo." Aya ni amagambo yumvikana mu nyikirizo(refrain) y’ indirimbo ye yitwa’Wa musozi’, yagize ati ” Nta magambo mfite mwami wanjye, isoni n’ikimwaro byuzuye umutima wanjye, mbese naherahe kwinginga. Mbese nakurahe imbaraga zo kujya imbere yawe? (×2)

Umuhanzikazi Gracious Gra3ce yavuzeko umuntu w’ikitegererezo mu muzima bwe, yagize ati: "Role model wanjye ngira benshi bitewe na category. Harimo maman wanjye kuko mwigiraho byinshi kandi ni umuntu wantoje gukura mu by’umwuka. Undi mu role model ni Oprah Winfrey na Joyce Meyer kuko bombi banyuze muri byinshi bigoye ariko bagakomeza kujya imbere ntibacika intege."

Gracious Gra3ce yagize icyo avuga ku ndirimbo ye ’Wa musozi’ yavuzeko icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye yise ’Wa musozi’, yatangaje ko yayanditse kugirango ahumurize abantu, anabibutse imbabazi z’Imana. Yagize ati: "Hari igihe umuntu ageramo akumva ko gusenga byanze, kuba imbere y’Imana bikomeye cyangwa se akumva ko Imana yamuretse kubera ibyo yari amazemo iminsi. Akumva ko Imana itacyicaye ku ntebe y’imbabazi."

Yakomeje agira ati "Nanditse Wa Musozi nibuka aho Imana yajyaga ihurira nanjye, nifuzako twakongera tukahahurira. Umusozi w’amasengesho aho Imana iri wabasha kuyisanga (umusozi ushobora kuba ari urusengero, icyumba cyawe) Mbese aho uhurira n’Imana. Rero ni indirimbo ihumuriza abantu no kubibutsa imbabazi z’Imana no kudacika intege zo gusubira gushaka Imana kuko ibasha guhindura amateka."

Hano yari yatumiwe kuri Radio Rwanda

Umva indirimbo ya Gracious Gra3ce irimo ubutumwa bwurura umutima kandi igashishikariza umuntu guca bugufi

[email protected]

Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Ibyo ntunze’ yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba mu ntangiriro za Nzeli uyu mwaka aho azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane barimo Alex Dusabe na Dominic Ashimwe.

Ni igitaramo Bosco Nshuti yise ’Ibyo ntunze Live concert’ kizaba tariki 2/9/2018 kibere muri Kigali Serena Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti azaba afata amashusho y’indirimbo ze. Nk’uko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com, muri icyo gitaramo azaba ari kumwe na Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, New Melody, Pappy Clever na Korali Silowamu.

Yagize ati: Concert yanjye izaba le 2/9/2018 ni ukuvuga next week. Hanyuma concert yiswe ibyo ntunze Live concert igamije kuramya no guhimbaza Imana. Ikindi nzakoreramo Live recording video and audio. Concert izabera muri Kigali Serena Hotel ikazatangira saa Cyenda, hanyuma kwinjira ni ubuntu.Muri iyo concert nzakorana n’abandi bakozi b’Imana barimo Alexis Dusabe, Dominic Ashimwe, Pappy Clever, New melody, Siloam choir, umuvugabutumwa ni Ev Nzaramba Jean Paul.

Abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyateguwe na Bosco NSHUTI


Pappy Clever



Dominic Ashimwe


New Melody


Alex Dusabe

Reba indirimbo yitiriwe igitarambo "Ibyo ntunze"

Ibi ni muri bimwe byabaye kuwa 02 Nzeri 2018 mu gitaramo “IBYO NTUNZE Live CONCERT” cyateguwe n’umuhanzi Bosco Nshuti , abahanzi benshi baribatumiwe muri iki gitaramo cyqabere muri Selena Hotel.

Alex Dusabe yageneye ubutumwa bukomeye umuhanzi Nshuti bosco amwibutsako mu byo akwiye gukora byose intego ari ukwagura ubwami bw’Imana.

Umuhanzi alex dusabe umaze igihe kitari gito akorera Imana akoresheje impano yo kuririmba yageneye Bosco Nshuti mu gitaramo yariyatumiwemo. Alex usibye kuba afite indirimbo yahimbye ku giti cye , yanagaragaye mu ndirimbo z’afatnya n’abandi bahanzi batandukanye hano mu Rwanda mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, anaririmba muri Chorale Hosiana ya Nyarugenge. Alex Dusabe akaba ari mu hanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda kubera ibihangano byiza.

Alex Dusabe yavuze impamvu abona Bosco Nshuti ari umukozi w’Imana wasizwe kandi akanatoranyirizwa gukorera Imana, yavuze ati “Hari ibimenyetso byinshi kuri Bosco bigaragazako yahamagawe rwose, aranatoranwa, iyo umaze guhamagarwaga urigishwa, Bosco yarigishijwe, yigishwa n’Imana yigiswa n’ijambo ry’Imana , yigishwa n’umwuka wa Yesu kirsto” Yakomeje avugako Bosco Nshuti yuzuye umwuka wabaga muri kiristo Yesu.

Alex Dusabe yasoje yibutsa Nshuti bosco ko Igihe kigeze cyo gutumwa, agatanga ubutumwa , intama zarizarazimiye zikagaruka kuri Yesu, yagize ati “ Harageze kugirango Bosco yoherezwe kujya gutarura abanyabyaha, abazane kuri Krisito Yesu, ati “ Bosco ugiye gutarura intama zazimiye, ugiye kubyutsa abaguye, Kandi hahirwa abahindura benshi gukiranuka bazarabagirana nk’inyenyeri zo mu isanzure.”

Ubu butumwa nibwo Alex Dusabe nk’umuhanzi ufite inararibonye mu bijyanye no gukorera Imana mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda , yageneye Bosco kugirango azabashe kutera ikirenge mu cye., doreko Alex Dusabe umurimo wo kuririmba awumaze mo igihe kirekire tugendeye ku gihe kirerekire indirimbo zatangiye kumvikana mu matwi y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, zikaba zaranakunzwe cyane. zimwe zageze kuri channel ya youtube mu mwaka wa 2009.

Umva imwe mu ndirimbo za Alex Dusabe zakera

Alex dusabe agaragara muri Chorale Hoziana ya Nyarugenge

Umva impamba Alex Dusabe yapfunyikiye Nshuti Bosco hamwe n’abandi bahanzi,mu gitaramo “ Ibyo ntunze live concert”

Iki gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali saa kumi z’umugoroba, ku Cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018. Simon Kabera na True Promises Ministries nibo batumiwe kugirango bazafatanye na Aime Uwimana guhembura imitima yabazitabira iki gitaramo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Aime Uwimana yavuze ko iki gitaramo yateguye gifite intego yo kuzamura amashimwe, aho abantu bazashimira Imana ibyo yabakoreye bishingiye ku byo umutima wa buri muntu uzirikana ko washimira Imana.

Yavuze ati :” Ni igitaramo cyo gushima Imana binyuze mu kuyiramya kandi tuyiramisha umutima icyubahiro cy’Imana kikuzura aho hantu. Ahari amashimwe har’icyo Imana ikora, Uwami Yehoshafati yaramije Imana igira icyo ikora abanzi b’Abisirayeli bari babateye bamarana ubwabo. Turizera ko uriya uzaba umwanya wo guha Imana andi mashimwe nayo ikagira ibindi idukorera.”
Muri iki gitaramo azafata umwanya munini wo kuririmba , kandi hari umwanya wagenewe abandi baririmbyi bazafatanya nawe.

Kwinjira muri iki gitaramo n’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ( 5,000 Frw ) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ( 10,000 Frw ) mu myanya y’icyubahiro.

Album y’indirimbo zo mu gitabo Aime yashyize hanze iriho zimwe mu ndirimbo zakunzwe nka “Nyuzwe n’ubucuti , Ni Yesu wangize kuba umuvandimwe we , Gitare cy’Imana ,Ntabwo nkwiye kujya niganyira ‘ n’izindi.
Uretse izo kandi ; Aime Uwimana yamenyakanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zikubiye kuri album zirindwi zirimo [ Muririmbire Uwiteka , Une lettre d’amour , Ndi umwana mu rugo kwa data , Ngwino mukiza twibanire, Nyibutsa, Urwibutso ‘ n’izindi .

Aime Uwimana yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album y’indirimbo zo mu gitabo mu kwezi k’Ugushyingo 2014 i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly ( CLA ).

Umva zimwe mu ndirimbo za Aime Uwimana

Umva "Uko mbishoboye" ya True Promises

Umva "Hari inshuti" ya Simon Kabera

Umuhanzi Prince Robert ubarizwa mu itorero rya ADEPR Ndera, aratangaza ko agiye gukora igiterane kini taliki ya 30/09/2018 kizabera kuri ADEPR Ndera kizaba kigamije gushima Imana kubw’indwara ikomeye yari amaranye imyaka 13 Imana yamukijije.

Umuhanzi prince Robert mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Agakiza.org ku murongo wa terefoni, yatangaje ko ari mu myiteguro ikomeye y’igiterane yenda gukorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo kuri ADEPR Ndera kizaba kigamije kuzamurira Imana ishimwe kubw’indwara ikomeye yari amaranye imyaka 13 Imana yamukijije, kubw’ibyo rero, ngo yumva atashima Imana muri bwa buryo bw’iminota itatu yo mu rusengero mu materaniro, ahubwo ngo ashaka kuzashima Imana mu buryo burambuye.

Yagize ati: “Nari maze imyaka igera kuri 13, mfite ikibazo cyo kutihagarika neza nk’abandi, cyagiye gikura kugeza ubwo ndembye ndetse nkajya nifashisha amasonde kugira ngo imyanda ibashe gusohoka mu mubiri. Nivuje mu bitaro bikomeye byose bishoboka hano mu Rwanda. Njyeze ku bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, ubufasha nari kuhabona bwansabaga amafaranga ntashobora kubona na gato.”


Umuhanzi Prince Robert

Akomeza agira ati: “Mu buryo bw’igitangaza nzasobanurira abantu igihe kigeze, nabonye ubufasha mbuhawe n’umunyamahanga utanzi mu by’ukuri, nyuma y’ibyumweru bibiri ambaze amasonde bayankuyemo ndakira ubu ndi muzima. Rero kumara imyaka ingana ntyo mbabaye nkabona birakize, nahise nibaza nti nk’umuhanzi cyangwa umuramyi nabishimira Imana gute? Nzasabe ya minota ibiri yo mu rusengero? Nti oya, reka ntegure igitaramo cyo gushima Imana nshime mu buryo burambuye wenda byazagirira umumaro n’undi wese waba ufite ikibazo runaka cyangwa n’uwazakigira nyuma.

UBUHAMYA BWA PRINCE ROBERT USHOBORA KUBWUMVA HANO

Uyu muhanzi yateguye igitaramo cyagutse cyo gushima Imana iri shimwe ryo gukira kwe, kizaba taliki 30/09/2018 kuri ADEPR Ndera , mu Karere ka Gasabo ho mu mujyi wqa Kigali kuva saa munani z’amanywa.

Prince Azafatanya na Stella Manishimwe, uzwi cyane nka “ni njye wa mugore” na Claudine Giramahoro, Endrew Byishimo ndetse ibiganiro bikaba bikomeje kubandi bahanzi batandukanye nka Tacien Titus n’abandi. Hazaba hari kandi amakorari atandukanye nka korari Bethesida ndetse na Korari Agape zo ku mudugudu wa Ndera. Abazitabira iki gitaramo kandi bazagezwaho ijambo ry’Imana n’umuvugabutumwa Mama Lionel uzwi nka Maman Rionel


Stella Manishimwe zafatanya Prince


Claudine Giramahoro nawe azaba ahari


Thacien Titus nawe biteganijwe ko azafatanya n’uyu muhanzi


Nyirabagenzi Alice (Mama Lionel) niwe uzabwiriza muri iki giterane

Prince Robert ubusanzwe ni umugabo ufite urugo, umugore n’umwana, ndetse ushima Imana ko igihe cyose yamaze arwaye uburwayi bukomeye gutya izindi nshingano zose4 yabashaga kuzisohoza, keretse amezi make ya nyuma ariko kandi ko ari nabwo yasatiraga igihe cyo gukira. Ngira ngo bifitanye isano na bimwe bivugwa ko ngo “Iyo rukomeye ruba rugiye kurangira.” Asanzwe ari umuhanzi uririmba indirimbo

UMVA HANO IMWE MU NDIRIMBO Z’UMUHANZI PRINCE ROBERT

Umuhanzi Emmanuel Uwizeyima usanzanzwe ari n’umuririmbyi wa Chorale Komezurugendo ku mudugudu wa ADEPR Kinamba, aganira na www.agakiza.org yadutangarize byinshi atekereza ku buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana, anagaruka ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “IBYICARO” ikunzwe cyane muri iyi minsi.

Watangiye kuririmbira Imana ryari, ubu seho ugeze he?

Guhimba indirimbo ndetse no kuririmba nabitangiye kera nkiri muto kuko nakuze ndirimba muri Charale nkanayandikira indirimbo, Natangiye kuririmba muri Choir mfite imyaka 9. Ubu uretse kuririmba njyenyine ndirimba no Muri Choral yitwa Komezurugendo yo Kumudugudu wa Kinamba. Indirimbo maze kuririmba zikoze neza Muri Studio ni 3 iyitwa " Ibyicaro, Hahirwa n’Aranzi.

Umaze guhimba indirimbo nyinshi zitarajya hanze , kuki wahereye kuri iyi ndirimbo”IBYICARO” ifite butumwa ki ?

Rero indirimbo yanjye yitwa ibyicaro ifite amateka kuri njye. Kuko nayanditse ndi mu bihe bingoye cyane. Muri Rofure yayo ndavuga ati " Yesu niwe banga ryo kubaho niwe soko y’ubugingo kandi ni we mazi amara inyota." Byukuri iyo ndirimbo nayanditse kera ariko mbura ubushobozi bwo kuyikora. Icyo gihe nyandika , nari narahagaritse kwiga , ndagira inka. Nari umuntu usuzuguritse cyane, ntahabwa agaciro nk’umuntu, ariko nakuze nzi gusenga, nkagira ibyiringiro ko Imana yampindurira ubuzima. Ni aho nakuye iyo ndirimbo kandi nibyo bihe njyewe narindimo.


Uretse imbogamizi z’amikora avugwa, ni izihe mbogamizi muhura nazo zindi ?

Imbogamizi ni nyinshi zirimo ko umuntu uririmba Gospel adahabwa agaciro nk’umuntu ururimba Secular music. Icyo mbona cyakorwa nuko dukwiye gushyiramo imbaraga cyane kuko mbona abantu basigaye babyumva turusheho kugaragaza imbaraga bizaza, gusa ikindi abanzi dukwiye kuzirikana ni uko twe dukorera Imana nubwo tuhabwa agaciro ariko Imana ikaduha ntacyo bitwaye gusa abanyantegenke , bashaka icyubahiro usanga badatinda mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Ese ubona ari iki gitera abahanzi bagenzi bawe baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyiramya guta umuhamagaro?

Abaririmbyi benshi ndetse bari bakomeye baririmbaga indirimbo zihimbaza Imana barabiretse bajya kuririmba izisanzwe. Impamvu mbona babiretse ni irari ry’ibyisi bajyize barirutisha umuhamagaro. Ikindi bibagirwa aho Imana yabakuye. Kuko iyo urebye amateka yabo usanga baravuye kure, ariko Imana yamara kubagirira neza bakumva ko bihagije ubwabo bakayitura kuyivaho ndetse no gutukisha izina ryayo. Njyewe rero numva icyo nzakora nuguhora nyuzwe.

Hari benshi bavugako kuririmba Gospel bikenesha, wowe ubona wakorwa iki ngo abahanzi ba Gospel namwe mwiteze imbere ?

Icyo mbona cyakorwa ,Gospel ikazanira amafaranga abayikora. Icyambere nuko Abayikora bakora neza kandi bakamenya Ibyo abobakorera bashaka. Ikindi hari Abantu usanga bavugako umuntu uririmba indirimbo zihimbaza Imana adakwiye kwishyuza mu bitaramo. Njye mbona bakwiye kwishyuza kuko gukora indirimbo birahenda. Ubwo rero batabishyuye ubushobozi bwo gukora izindi ntaho bwava

Ese ko akenshi bigora abahanzi b’indirmbo za Gospel , wowe ni iki kiguha icyizere ko uzahinga imizi mu buryo bwo guhanga indirimbo zihimbaza Imana?

Njyewe si mfite kwijyereranya nabandi. Baca umugani ngo utazi iyo ava ntiyamenya iyo ajya. Njyewe Imana Yankuye kure. Nabayeho kenshi mubuzima bugoye. Ndetse kenshi nareba ubuzima mbayemo nkumva ndihebye, ariko nasenga. Imana ikambwira ko izangirira neza. Kuko nagize umugisha wo kumenya Imana nkiri muto. Muri ubwo buzima bugoye narimo niho nahigiye umuhigo ko Imana ningirira neza nzayikorera. Rero numva nazibagirwa Ineza nagiriwe ni Mana ngo mbivemo.

Umva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “IBYICARO” by Emmanuel UWIZEYIMANA

Indirimbo“Witinya” ni iya gatatu mu ndirimbo Umuhanzi Sam Rwibasira amaze gushyira ahagaragara, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza ababaye ,abibutsako badakwiye kwiheba kuko nta kinanira Imana.

Indirimbo“Witinya” yayanditse yifashishije amagambo yo muri Bibiliya aherereye mu gitabo cy’Abami 2: 6, 17 hagira hati: “Elisha asenga agira ati “Uhoraho, muhumure amaso arebe!” Uhoraho ahumura amaso y’uwo mugaragu, arareba abona umusozi wuzuye amafarasi n’amagare y’umuriro bikikije Elisha.”

Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu z’amajwi, Indirimbo ya mbere yahimbye yitwa“Uzanyibutse” iya kabiri yitwa “Naramubonye” akaba akomeje guhimba n’ izindi ndirimbo harimo niyi yise “Witinya”

Umuhanzi Sam Rwibasira ni umukirisito usengera mu Itorero rya Bethesda Holy Church.

Umva indirmbo“Witinya” by Sam Rwibasira

Imanirakarama Deo ni umuhanzi w’umuraperi mu njyana z’indirimbo zihimbaza Imana. Nyuma yo gusohora indirmo yitwa “Hunga udapfa” irimo amagambo aburira abantu guhunga batazisanga muri Gihenomu, noneho Imanirakarama Deo yashyize hanze indi ndirimbo yitwa “IMBWA” akaba yarayihimbye yifashishije umurongo uboneka muri Bibiliya , mu Ibyahishuwe 22:15, hagira hati “Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.”

Umva indirimbo “IMBWA” ya Imanirakarama Deo

Umva indirimbo “Hunga udapfa” ya Imanirakarama Deo

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo MUNGU NI MUNGU yamaze gushyirwa hanze n’umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Madame MUKAMUGANGA REHEMA aho avuga ko yahuye n’intambara nyinshi akabura umutabara ariko Imana yo ikaza kumutabara

MUKAMUGANGA REHEMA avuga ko yahuye n’ubuzima bubi, buruhije ndetse bukomeye aho yavuye mu idini y’abayisilamu agahinduka igicibwa mu muryango ntagire umwitaho akarwara akagera kure Imana ikaza kumusanga ukamuganiriza ndetse ikamukiza.

MUKAMUGANGA REHEMA agira ati:” iyi ndirimbo nayishyize mu rurimi rw’igiswahili kugira ngo igere kure haba mu bihugu by’uburasirazuba bw’afurika ndetse no hirya yaho kuko irimo ubutumwa buvuga ku buzima nanyuzemo nkabura uwantabara ariko nkaza kubona ko nyuma yo kwangwa no gutereranwa n’abantu Imana yo iba ihari kandi yiteguye kugutabara”.

Yakomeje agira ati:”nahuye n’ubuzima bubi ubwo nahuraga n’uburwayi bukomeye Imana iza kunsanga ndwaye iramvugisha irankiza ndetse impa amahoro nari narabujijwe no kwangwa n’imiryango n’inshuti bampora ko navuye mu idini y’abayisilamu”.

MUKAMUGANGA REHEMA Yongeyeho ko nyuma yo kuva muri isilamu nta n’uwamvugishaka ariko yakomeje kwisengera Imana nayo ikamufasha kugeza aho ubu abona batangiye kumugarukira,ubu basigaye bamusuhuza kandi mbere bataramwikozaga. Yakomeje avuga ko Imana ari Imana, Imana ntihinduka, imiryango yaguta ariko Imana ntiyaguta, ngwino kwa Yesu reka kwiringira abantu umuntu wese yiringire Imana yonyine kuko niyo igira icyo irema ikagikomeza.

Yasoje agira ati:”nasahatse gutanga ubutumwa muri iyi ndirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili kugira ngo ubutumwa buyikubiyemo buzagere kure, uretse ko hari n’izindi nagiye nkora ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda kandi nizera ko buri wese uzazumva zizamugirira akamaro kanini”.
MUKAMUGANGA REHEMA avuga ko nyuma yo gukizwa ubu abona ibintu bye bigenda neza, dore ko iyo atari kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana aba ri gukora akazi ka Decoration

MUKAMUGANGA REHEMA avuga ko nyuma yo gukizwa ubu abona ibintu bye bigenda neza, dore ko iyo atari kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana aba ri gukora akazi ka Decoration.



Umva MUNGU NI MUNGU by REHEMA (Official Audio 2018)

Umuhanzi Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Aho kuguhomba yaguhombya", igaruka cyane ku mpuwe z’Imana n’urukundo rwayo rutuma idakura amaboko kuri muntu kabone n’iyo yaba yarayigomeyeho birenze urugero.

Kizito Mihigo wavuye muri Gereza muri Nzeri uyu mwaka afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, indirimbo yasohoye niyo ya mbere nyuma yo kuva muri Gereza.

"Aho kuguhomba yaguhombya" ni indirimbo icurangitse mu njyana y’indirimbo zihimbaza Imana zikunze kuririmbwa muri Kiliziya Gatolika
Iyi ndirimbo ya mbere ya Kizito nyuma yo kuva muri Gereza, ikubiyemo ubutumwa bwa gikirisitu bugaruka cyane ku gukomera ku Mana no kuyigarukira mu gihe waba wayikoshereje.

Mu butumwa yashyize ahagaragara ubwo yamaraga gusohora iyi ndirimbo yavuze ko ayituye abakunzi b’ibihangano bye bose.

Yagize ati "Bavandimwe, Nimwakire indirimbo nabemereye. Nayise "AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA". Nicyo gihangano cya mbere nshyize ku mugaragaro nyuma yo kuva muri Gereza. Ni ubutumwa bwa gikristu bumvuye ku mutima. "

Yunzemo ati "Ndizera ko iyi ndirimbo izafasha abakunzi b’ibihangano byanjye, cyane cyane abemera Imana, kuyikomeraho no kuyigarukira mu gihe bari kure yayo. Igihe ubutunzi n’ibyubahiro byo ku isi byaturangaje tukayitera umugongo, ishobora kwemera ko tubibura ariko tukongera tukayigana kuko ariyo Nyirubuzima. Aho kuduhomba, yakwemera ikaduhombya tugasubira ku isuka tugatangira bundi bushya ariko tukayigarukira nka wa mwana w’ikirara. Mugire Amahoro ! "

Umva indirimbo ya Kizito "AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA"

Umuhanzi UWIRINGIYIMANA Theogene uzwi cyane nka Theo Bosebabireba yongeye kugaragara mu itangazamakuru nyuma yuko ahuye n’abagizi ba nabi bakamukubitira mu gihugu cya Uganda ndetse bakanamukomeretsa kugeza ubwo yaragiye no kuhasiga ubuzima Imana igakinga ukuboko.

Theo Bosebabireba ni umwe muhanzi bamenyekanye cyane mu karere k’ibiyaga bigari mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko indirimbo ze zagiye zikundwa n’abatari bake mu Rwanda kubera amagambo akubiyemo.

Theo yavuzeko Impamvu atagaragara aruko yagize ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi , akaba yivurizaga mu gihu cya Uganda ari naho ubu amaze gukorera zimwe mu ndirimbo nshyashya afite muri iyi minsi.

Theo yahakanye ko abamukubise bari bagamije kumwambura amafaranga kuko ntayo yarafite kuko yaravuye mu gitaramo nabwo yikoze ku mufuka kuko muri icyo giterane cyari cyateguwe n’Abanyamurenge basengera ku itorero rya Methodiste ryo muri Uganda , nta mafaranga bari bamuhaye byari gutuma abamukubise ariyo bamukurikiranaho(amafaranga). Yagize ati “ Nari mvuye mu itorero ry’Abametodisite ahantu hitwa Masanafu,itorero ry’abantu ba banyamurenge nuwababaza, twarateranye tugeza hafi saa tanu z’ijoro ni nacyo cyatumye ngira ibibazo , ni ugutinda mu iteraniro. Ntekerezako nuwababaza nta mafaranga nigeze mbaka , habe na transport(amafaranga yo kwifashisha mu rugendo) nakoresheje ayanjye kandi barahari nabo babikubwira, byari ibisanzwe kujya gukorera Imana ukanezerwa mu nzu y’Imana mu gataramira Imana, mukanezeza Imana. Intego y’abankubise ntiyari amafaranga , bashakaga kuntwara mpambiriye’’

Yagarutse ku butumwa bwumvikanye mu ndirimbo ye yahimbye yitwa’KUBITA UTABABARIRA’ yavuzeko aho avuga ngo imukubitire inyatsi na karande , yarameze nk’umuntu ubwira Imana ibibazo afite , ibirwanye itabibabarira kuko ibabariye byamuhitana. Kubwira Imana imurwanirire byari uburyo bwo kuyitereta ngo imutabare kuko ntawuyirusha amaboko.

Bosebabireba yahakanye avugako atajya ahimba indirimbo zirimo itiku nkuko bamwe babitekereza, yagize ati "Nanaboreho mbabwireko abantu bakunze kwishyiramo ngo ngira incyuro, ngo ngira amatiku , ngira amatiku se yahe ? abantu batikura batikanyije , waba utagira umugabane se ugatikura nande ? Kera nkiba mu cyaro numvaga abantu bapfa imbibe, bapfa imihati , ubuse utagira umugabane wenda utazi niyo ukomoka , wimenya wenyine , nabwira abantu ko umuntu avuga ibintu bingana no kwifuza kwe. Niba mvuze ngo Imana indwanirire mba mvuze ko hari ibindwanya, niba mvuze ngo indengere mba mbonako nkeneye kurengerwa n’Imana. Mvuga ibindi ku mutima , cyangwa nkavuga uko mbona ibintu biba bingana n’ubumenyi mfite. Ntangarize Abantu ko nta muntu uruta undi ahubwo umuntu angana nuko atekereza kandi umuntu yigisha amasomo yize , ntihazagire undenganya ubwo ibindimo nimbivuga, ntabwo njya mvuga iby’abandi, mvuga ibyanjye, iyo mvuze ibintu by’ukuri hari abo bisatira bitewe nibibarimo batatubwiye.”

Umuhanzi Theo yavuzeko agiye kwigaragaza bitandukanye n’uburyo abantu bari bamuzi , bari basanzwe bamwumva mu itangazamakuru, yavuzeko agarukanye indi ntego nshya, yagize ati " Ikintu gikomeye, nsubiremo gikomeye cyane kuruta byinshi , nshobora no kubwira abantu bakitege : Ni uko bagiye kuzabona Theo wundi, utari Theo umaze gihe mu nduru no mu rusaku, abenshi bagiye kuzabona Theo baribakeneye kuko ibintu nciyemo mbifata nk’inyigisho cyangwa se mbifata nk’ishuri , nkuyemo n’ubumenyi . Wenda sinakikosora menye amanota mfite ariko ndize bihagije, ngiye kuza ndi Theo wabanje gusenga , maze igihe nanjye mbona ko mu ntambara nagize, Utuntu twinshi twamvuzweho habaga hari impamvu yo kurangara kwanjye ariko njyewe nka Theo nararebye mbona ntakwiye guhora aribyo ngumamo , umuntu ni uhinduka nkwiye kugirira umumaro abantu barenze abo nawugiriye, mfite amakuru ko hari abantu bemeza ko nawugiriye ’’

Umuhanzi Theo Bosebabireba yiteguye kuzamena amabanga ya satani yagiye amenyera mu guhuzagurika kwe kw’iminsi yashize kandi byose yiteguye kuzabibwira abantu barebana imbonankubone.

Umva imigabo n’imigambi y’umuhanzi Theo BOSEBABIREBA, ni iki gishya agarukanye.

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi cyane kuri Theo Bosebabireba, wakunze kwigaragaza cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, aho yagiye akoresha iyi mpano ye mu bikorwa bitandukanye harimo no mu kwamamaza umukuru w’igihugu mu matora y’umwaka ushize wa 2017. Nyuma y’igihe kirekire, abagizi ba nabi bashatse kumwica Imana igakinga ukuboko , ubu yagarutse aririmba keya "care" y’Imana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka , tariki 28 Mutarama 2018 nibwo yakubiswe n’abagizi ba nabi mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ubwo yaravuye Masanafu i Kampala mu gitaramo yariyatumiwemo.

Bivugwako yatezwe n’abantu batamenyekanye,bakamukubita bakamusiga ari intere baziko yapfuye.
Ibi bikaba byarateje ingaruka zikomeye cyanee ku mpano yo guhimba indirimbo kuko nyuma yo gukubitwa bakamusiga ari intere , Theo bosebabireba yahise arwara impyiko , atangira kwivuza hamwe n’ibikomere yarafite mu mutwe, bituma umuziki we usa n’uhagaze.

Nubwo guhera taliki ya 28 Mutarama Theo Bosebabireba yabaye nk’uwinjiye mu minsi y’icuraburindi kubuzima bwe ,ntiyacitse intege nk’umuhanzi, Theo yasohoye izindi ndirimbo mu rwego rwo kwereka abakunzi be ko akiriho agihumeka. Nyuma yogusohora indirimbo yitwa "KUBITA UTABABARIRA" akaba yarakubiswe n’abagizi ba nabi ariyo amaze iminsi asohoye, Theo yongeye gukora izindi ndirimbo eshanu, harimo: Nzagukorera, Bimenyekane,Zahabu, urugendonaKeya(care).

Indirmbo yitwa keya, Theo yayihimbye ashaka kuvugako Imana itanga care , iyi ndirimbo iri kuri yutube (youtube) yitwa ‘NDIHO’. Yumvikanamo amagambo, avugango:
(Ntabwo uri inyama ya nyamunsi (Nyamunsi ni urupfu) humura, nubwo baguteze iminsi humura bizashira, kubura uko ugira si ikimenyetso ko Imana yakuretse.
Yitwa Ndiho niryo zina rye, kuba turiho ni ubushake bwe kandi dutuye no mu biganza bye.

Iyo ibintu binaniranye mu bantu, ukabyereka amafaranga bikanga, uzajye ubiharira Imana,iyo usenga irumva izagutabara, ndabizi izaguteturura mu bantu. Nubwo uri kure y’ibyiza buri kintu uracyifuza ntabwo uteganya ejo hazaza! Izagukura kure cyane aho abantu batazi, izakugeza kure cyane ndabizi.

Azigukunda koko, agira urukundo burya, atanga care, care , bamanitse ibyapa, banditse ku byapa ngo toka hapa !!! kaza mwendo twende hatuwezi kurudi nyuma. Ema begatewolicitua bogera bogere, senzikyabigambo, watasema watachoka.
Imana ikweretse ikimenyetso cy’ibyiza, maze abanzi bawe bakirebe bamware, baboneko Uwiteka ariwe ugutabaye, basashe amakoma yo kubyiniraho, umunsi uzagiriraho amakuba, ndakurahiye ntarirarenga uzatabarwa.)

Ijambo Theo akoresha ryitwa keya (care) ni jambo ry’icyongereza ,tugenekereje mu Kinyarwanda ,risobanura kwita, guha umwanya umuntu , ukamwitaho, ukamuha urukundo. Imana itanga care bivuzeko Imana yita ku bantu ikabaha umwanya n’urukundo.

Umva indirimbo ya Theo yitwa "NDIHO" (Atanga CARE)

Rose Muhando afite ibikomere ku maguru ndetse n’ukuboko kwe kuriho ibipfuko

Umuhanzi Roze Muhando wo mu gihugu cya Tanzaniya, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yagaragaye mu mashusho asengerwa n’umupasiteri amwirukanamo amadayimoni.

Amadayimoni avugira mu muhanzi Rose Muhando avugako ariyo yamutwitse kuko umubiri we ugaragara uriho ibipfuko n’inkovu ku maguru. Amadayimo agera ku icumu nkuko yabyivugiye ubwo yarimo asengerwa kandi ayo madayimo yavuzeko ashaka ku mwica ndetse no kuzimya impano ye y’ubuhanzi burundu.

Ubuzima n’imibereho bya Rose Muhando byababaje benshi kuva yatangira gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano kugera uyu munsi mu abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakomeje kubazwa n’ubuzima bwe kubera ibikomeje kumubaho. amadayimoni nyuma yo kumutwika yanamubujije gutaha mu nzu ye, n’imitungo ye yagiye iyoyoka.

Rose Muhando yagaragaye ari mu rusengero arimo gusengerwa n’umupasiteri witwa Nganga avuga ko arimo kumukorera umuhango wo kumwirukanamo amadayimo yari yaramwaritsemo (ibyo benshi bazi nka deliverance).
Nkuko bigaragara mu mashusho, Pastor Nganga yahamagaye Rose Muhando ari mu iteraniro amusaba kuza imbere ku ruhimbi akamusengera akamukorera deliverance.
Pastor Nganga yarwanye intambara itoroshye yo kumukuramo ayo madayimoni mu mwanya muremure ari na ko ayavugisha akavugira muri Rose Muhando.
Amajwi bivugwa ko ari ay’abadayimoni yavugiraga muri Rose Muhanda yavugaga ko yamwibasiye ari 10 agamije kuzimya impano ye yo kuririmbira Imana yarangiza akamwica.

REBA AMASHUSHO Y’IGIKORWA CYO GUSENGERA ROSE MUHANDO

Amashusho agaragaza iki gikorwa ,yerekana Pastor Nganga ategeka abadayimoni gusohoka muri Rose Muhando maze amajwi akavugira mu Rose Muhando, Ayo majwi yavugiraga muri Rose ati: “Namutwikishije umuriro, turi abadayimoni 10, twamutwaye umutungo we wose, n’imodoka ze zose, twamufatiye umwanzuro ko atazongera kuririmba. Iyo aririmbye abangamira isoko ryacu kuko twe turi abacuruzi ariko we aririmbira Imana.…”

Rose Muhando yavuze ko hashize imyaka 10 abantu bamurwanya ndetse ngo amadayimoni yamubujije gusubira mu rugo rwe ngo nasubirayo bazamwica batware impano ye.

Nubwo ubuzima bw’umuhanzi Rose Muhando bugaragara nkuburi mu manegeka ariko ni umwe muhanzi baririmbye imitima ya benshi ikabohoka , bagakizwa. Mu bitaramo yagiye yitabira , Indirimbo ze zafashije benshi.

Umuhanzi Emmanuel UWIZEYIMANA ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo nziza , zikubiyemo ubutumwa bukiza imitima, bugashishikariza abantu bose kwishingikiriza ku Mana yo soko y’umukiro ku bigaragara mu isi ndetse n’ibiri mu ijuru umuntu atararebesha amaso. Emmanuel yongeye gushyira hanze indirimbo nziza nshyashya z’amajwi(audio) yitwa “Hahirwa” ishishikariza yibutsa abantu kugaruka bakongera kwishingikiriza ku Mana na “BIGIRIHEREZO” ariyo bamwitirira

Yavuze ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshyashya, yitwa “Hahirwa” yavuze ati “Muri iyi ndirimbo yitwa hahirwa ,mba mbwira abantu ko, Uwiteka ariwe uturinda kandi ko nta jambo yavuze rihera. Ikindi ko bakwiye guharanira kuba inshuti y’imana, kuko ndavugango hahirwa uwo wamenye izina. Ntamugisha ubaho waruta kumenywa n’Imana. Ahandi ndavugango hahirwa Mana uwo wishimira naho ibindi byose biza nk’umugisha, icyo narinshatse kuvuga, Hari igihe Umuntu yirata Ubwenge abandi bakirata amafaranga n’uburanga ndetse n’ibindi bigaragara nkaho ari byiza, ndetse n’uwakoze Imana yamuha akumva ko ari ubwenge bwe cyangwa imbaraga ze, akumva ko yahiriwe, ariko guhirwa nyako ni ukwishimirwa n’Imana”

Indirimbo ya kabiri yitwa “BIGIRIHEREZO” ari nayo bamwitirira , kubera uburyo yakunzwe cyane n’abatari bakeya. Yavuze ubutumwa buyikubiyemo, ati “Iyi ndirimbo ivuga kugira neza kw’Imana, kandi ko Imana itarobanura ku butoni, Iyi ndirimbo yibanda cyane ku buzima tubamo bwa buri munsi, ariko ikanavuga ko ubuzima bubi bwose wabamo Imana yabuhindura. kandi ihumuriza abantu baba bari mu buzima bubi”

Emmanuel yavuzeko Gospel nyarwanda abona igenda itera imbere , ariko yakomoje ku mbogamizi zikiboneka muri gospel muRwanda, yavuze ati “Imbogamizi abaririmbyi ba Gospel duhura nazo ni Promotion, Kuko abantu bafite aho bahuriye na music usanga badaha agaciro Gospel. N’amaradiyo azicuranga gake”

Umuhanzi Emmanuel kugeza ubu amaze gusohora indirimbo enye z’amajwi, harimo: Iyitwa ibyicaro yakunzwe na benshi, Bigiraherezo , Hahirwa n’iyitwa Icyo Yavuze. Akaba afite intego yo kuririmba yibanda cyane ku musaraba ndetse no kubwira abantu kwihana ibyaha.


Umva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze z’amajwi, nshyashya

Iyi ni imwe mu nzira Umuhanzi Jean Claude yatangiye kugirango arusheho kwagura ibihangano bye , anashime Imana yamukomereje amaboko mu gihe kigera ku myaka 3 ari umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Mu ntamabara zose yahuye nazo Imana yabanye nawe, imurinda gusubira inyuma.

Iyi concert izitabirwa n’abaririmbyi batandukanye, bazaba barimo: Abaririmbyi bo ku mudugudu wa ADEPR Rugarama, paruwasi ya Rugarama , Nyamirambo na worship team yaho, hazaba hari n’umuhanzi Jado Sinza.

Kuri ubu Umuhanzi Jean claude afite indiribo zigera kuri enye. Eshatu z’amajwi n’indi imwe y’amashusho. Gukora ibitaramo byagutse ni imwe mu ntego yihaye kugirango abashe kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi afatanyije n’abandi bahanzi. Iyi concert izaba igamije gushima Imana , ifite intego iboneka muri Yohana 9:4 “nkwiriye gukora umurimo w’uwantunye hakiri ku manywa” Umwigisha ni pasteur MUNYANZIZA celestin.

Jean claude yashimagiye ikigamijwe muri concert yateguye, agira ati “ iyi consert izaba irimo kuramya no guhimbaza n’ijambo ry’ Imana, ni consert yange ya mbere !!ntabwo ari ukumurika album ahubwo ni ugushima lmana kandi nibutsa abantu ko dukwiriye gukora hakiri ku manywa nkuko intego ibivuga ngasaba abantu kuzitabira kuko tuzahungukira byinshi!!”

Iyi concert izaba kuwa 17 Werurwe 2019. Guhera saa 14:00-18:00 kuri paroise ADEPR Rugarama i Nyamirambo.

Umva imwe mu ndirimbo za Jean Claude

Uzi gukunda Live concert yateguwe n’umuramyi Vedaste N Christian, ikazaba kuwa 31 Werurwe kuri ADPR Murambi, saa munani z’igicamunsi (14h00)

Muri iki giterane Vedaste N Christian yatumiyemo bamwe mu baramyi ba Gospel bakunzwe, barimo, Alexis Dusabe; Bosco Nshuti; Giselle Precious na Besalel Choir.
Hatumiwe n’umuvugabutumwa Mwalimu Jean Paul Nzaramba!

Kizaba ari igitaramo cy’indirimbo n’ijambo ry’Imana. Umuramyi Vedaste N Christian yavuze byinshi ku gitaramo yateguriye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. By’umwihariko abagiye bamwereka ko indirimbo ze zibahembura. Mu kiganiro yagira na www.agakiza.org kirebana na Uzi gukunda Live concert yateguye yadutangarije ibi bikurikira.

Agakiza.org: Ni iki kidasanzwe mu iri kigaramo wateguye ?

Vedaste N Christian: Ikidasanzwe ni njye bwa mbere, kuberako ntamenyerewe mu gutegura ibitaramo, iki nicyo gitaramo nteguye bwa mbere nkanjye njyenyine. Birumvikana ko kidasanzwe ku bwanjye, Ikindi nta kintu ndi gusubiramo byibura naba narigeze gukora, byose ni bishyashya , byumwihariko n’Imana irimo iradutegurira ibintu byiza.

Agakiza.org: Wagendeye kuki ujya gutumira abaririmbyi muzafatanya muri concert yawe ?

Vedaste N Christian: Njya gutumira baramyi, bwa mbere nibanze kubantu bafite indirimbo zikora ku mutima wanjye ndetse n’abandi muri rusange, n’uburyo bitwara (Discipline yabo) n’imiririmbire yabo myiza iherekejwe n’Umwuka w’Imana. Sibo bonyine , urumva abaririmbyi nkunda muri Gospel ntabwo bose twahurira ku munsi umwe ngo bikunde n’abandi tuzagenda dukorana mu bindi bitaramo ariko kuri iyi nshuro abo tuzakora bose ndabakunda kandi no mu buzima busanzwe batuye ari inshuti zanjye bamba hafi kuko bamwe banateye intambwe nk’iyo ndi gutera mbere yanjye, rero mbakurikiyeho amavuta y’Imana abariho.

Agakiza.org: Kuki wahisemo gukorera concert yawe i Murambi, ukekako abantu bazaba bake?

Vedaste N Christian: Ntabwo nteganya ko bazaba bakeya , sinanabyifuza ahubwo ni uko ijya kurisha ihera ku rugo. Ntabwo nari bujye gukora igitaramo cya mbere ngo ngikorere iw’abandi. Icyakora umubare w’abantu bazitabira uzampa ishusho y’ikindi gitaramo nzakora naho nagitegurira hisumbuyeho. Iki ni igitaramo cya mbere nagombaga kugirera aho ngeza amaboko kuberako hagenda hazamo n’imbogamizi z’ubushobozi budahagije.

Agakiza.org: Ese ko ufite indirimbo nyinshi, kuki concert yawe wayitiriye “Uzi gukunda” imwe mu ndirimbo zawe?

Vedaste N Christian: Impamvu nahisemo uzi gukunda ni ukubera intego y’igiterane, iboneka muri Yohana 15:13 , havuga ngo: "Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze". Urumvako hihura n’ubutumwa buri muri iriya ndirimbo , ikindi ubwanjye iyi ndirimbo iramfasha kandi hari umubare munini bw’abantu ikora ku mutima nkurikije abangeraho umunsi ku munsi. Nubwo nizindi zibakora ku mutima ariko yo byahuje n’intego y’igiterane cyane.

Umuramyi Vedaste N Christian arateganya gushyira hanze umuzingo w’indirimbo uzaba ugizwe n’indirimbo zitari munsi ya 12 muri uyu mwaka. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo enye arizo : Uzi Gukunda, Interuro imwe ( bakunze kwita uri Uwera), Ubikora ute iya kane yitwa Niwe Mahoro, Zose zikaba ziboneka kuri youtube wanditse amazina y’indirimbo n’umuhanzi (Vedaste N Christian) kimwe n’izindi yagiye akora mbere y’umushinga wa Album. Gusa ngo arateganya ko iki gitaramo kizaba yamaze gushyira hanze indirimbo ya gatanu mu zizaba zigize uyu muzingo.

ABARAMYI BAZARIRIMBA MURI Uzi gukunda Live concert


Vedaste N Christian


Besalel Choir

Giselle Precious

Alexis Dusabe

Bosco Nshuti

Umva indirimbo "uzi gukunda" ya Vedaste N Christian

Umuraperi Ishoborabyose Eric Bakunda kwita El Max ni umwe mu baraperi mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze kwerekana impano itangaje muri iki gihe.
Uyu musore ukiri muto amaze igihe kinini ategura album ye ya mbere y’amajwi yise ‘’Nzahoyankuye’’.Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2019 kuva saa cyenda z’amanywa ,El Max nibwo azashyira hanze iyi album.
Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi barimo Danny Mutabazi wamenyekanye mu ndirimbo yiswe Karuvari ndetse akaba yitegura kumurika album ye ya mbere y’amashusho,Bright Karyango umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana ubimazemo igihe ndetse n’umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi album y’Umuraperi Eli Max Kagoma k’Imana , yise ’Nzahoyankuye’ ikubiyemo ubuhamya bw’ukuntu yatawe n’ababyeyi be akaza gutoragurwa n’umugiraneza akamurera kugeza n’uyu munsi.
Iriho indirimbo Azaza yakoranye na M Olivier, Hagarara neza, Sinzavayo na Ishobora byose.
Uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko ari iby’agaciro kubona agiye kumurika album ye ya mbere y’amajwi by’umwihariko ikaba ivuga ku buhamya bwe bujyanye n’ibihe bikomeye yanyuzemo ariko ikaba n’amashimwe ashimira Imana kubw’aho imugejeje.

Umva 2 z’umuraperi El Max Kagoma k’Imana

Umuhanzi Tuyisenge Innocent uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho yise “Watubereye ubwugamo Yesu” igamije gukangurira abantu gushakira ubwugamo muri Yesu.
Iyi ndirimbo igaruka ku bihe bigoranye uyu muririmbyi yagiye anyuramo aho imvura yaguye imivo igatemba ariko ntibitembane ubuzima bwe bitewe n’uko Yesu yamubereye ubwugamo.

Muri iyi ndirimbo kandi uyu Tuyisenge akomeza avuga ko yagerageje kuvuga ibyo gukomera kw’Imana akabyandika neza abyitondeye ariko nabyo yasanze bidahagije kuvuga gukomera kwayo. “Aba malayika niba gushime ibizima bine bikuramye naho umwana w’umuntu we nabuze amagambo yasobanura ibyo kwera kwa we; uhimbazwe usingizwe Gitare wabaye mu ruhande rwacu.”

Umuhanzi Tuyisenge umaze kugira indirimbo 5 z’amajwi n’imwe ikoze m’uburyo bw’amashusho akomeza avuga ko intego ye ari uguhindurira benshi gukiranuka kandi kwamamaza Krisito ariyo nyungu y’ukuri kuko nawe azamuhamiriza imbere y’Imana kuri wa munsi w’urubanza.

Tuyisenge asoza yifuriza abakunzi be kumva ubutumwa bwiza bwa Kirisito buri mu ndirimbo ze hanyuma kandi udafite Krisito akamwakira n’uwamwakiriye akamukomeza.
Umuhanzi Tuyisenge Innocent ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana watangiye uyu murimo mu buryo bweruye mu 2000 ndetse akaba anabarizwa muri Korali Shallom ikorera mu itorero rya ADEPR.

UMVA "WATUBEREYE UBWUGAMO YESU" BY INNOCENT TUYISENGE