Y’ icyumweru

Kwamamaza

agakiza

“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana 1:16)

Yesu niwe rugero rwuzuye rwo guca bugufi no gushyirwa hejuru. Iyo urebye aho yavukiye mu kiraro cy’inka kandi ari Umwami biragaragaza guca bugufi gukomeye. Muri 1 Petero 5:6 haravuga ngo : “Mwese mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana nayo izabashyira hejuru mu gihe gikwiriye kuko Imana irwanya abibone.

Mu buzima busanzwe dufite ibintu biducisha bugufi byinshi. Nawe hari ikintu wiyiziho, birashoboka ko ari ubuzima wabayeho wabwibuka ugaca bugufi n’ibindi byinshi, ariko noneho Imana irashaka ko duca bugufi mu buryo bwo kuyubaha.

Dufite urugero rwo guca bugufi mu Bafiripi 2:5-11, batangira batubwira kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu ; burya ubwibone cyangwa guca bugufi bibera mu mutima ibyo tubona inyuma ni byo biba byuzuye mu mutima kuko akuzuye umutima gasesekara inyuma.

Uko Yesu yacaga bugufi:

• Ntiyatekereje ko kungana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa.•Yisiga ubusa. • Aba umugaragu w’imbata. • Agira ishusho y’umuntu. • Yicisha bugufi • Araganduka • Ntiyanga no gupfa urupfu rwo ku musaraba.

Dufite urugero rwiza kandi icyiza kurutaho ni uko ataduha urugero gusa ahubwo adushoboza no kubigeraho tubiheshejwe n’amaraso ya Kristo Yesu. Kwishyira hejuru bibanziriza gucishwa bugufi kandi guca bugufi bikabanziriza gushyirwa hejuru. Nyuma y’uko Yesu yicishije bugufi cyane yashyizwe hejuru cyane.

Bibiliya igira iti : “Ni cyo cyatumye, Imana imushyira hejuru cyane. Imuha izina risumba andi mazina yose. Kugira ngo amavi yose apfukame. Indimi zose zihanye ko Yesu Kristo ari Uwiteka.”

Abantu bose bagiye baca bugufi bagashaka Uwiteka Imana yabashyize hejuru. Dufite ingero za Yosefu, Dawidi na Daniyeli ; kandi dufite ingero nyinshi z’abishyize hejuru bagacish wa bugufi, harimo Herode, Nebukandineza, Ahabu n’abandi benshi.

N’ubu ijambo ry’Imana ntirirahinduka. Urakomeye mu gihe cyawe ariko nudaca bugufi ngo wigire ku batubanjirije kugira ngo wige guca bugufi kuko nk’uko ijambo ridahinduka ibyabaye ku bandi nawe bizakubaho byaba ari ugushyirwa hejuru cyangwa gucishwa bugufi.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana.

- Murabizi ko umuntu avuka, agakura, akazagera igihe agasaza. Niko bimeze no ku bintu byose kandi no mu mwuka naho utarebye neza wasaza n’ ubwo bitari byiza kuko mu mwuka ntabwo twemerewe gusaza. Bibiliya iravuga iti: ”Abasore b’ imigenda bazacogora baruhe ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege shya, bazatumbagira mu kirere baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora(Yesaya 40:29-31)

- Muri iyi si, ibituma dusaza ni byinshi. Harimo ubukene, ubukire, gusuzugurwa, kubahwa, gusonza no guhaga. Burya mu buzima bwose utarebye neza ntaho utageragerezwa kuko nta wakubwira ko yageze ku rwego atakigeragezwa ahubwo twirinda buri munsi ngo tudaheranwa nabyo bitadusazisha mu mwuka kuko turi abatsinzi no kurushaho ku bw’ amaraso ya Kristo Yesu.

Dore bamwe mu bantu bashaje mu mwuka n’ abandi bagiye bagwiza imbaraga z’ umutima buri gihe:

- Efurayimu yarashaje akomeza kwibwira ko akiri muto ariko ngo yari yarameze imvi z’ urutarutaru ntiyabimenya, kandi ngo ameze nk’ umugati udahinduye ushiririye uruhande rumwe.

Ikibazo ni ugusaza mu mwuka noneho wowe ugakomeza kwibwira ko ukiri muto kandi abakureba babona mu bugingo warashaje. Burya nta wananuka cyangwa ngo abyibuhe ye kubimenya n’ abandi barabibona; ibyo bimeze kimwe n’ iyo uhagaze neza mu bugingo urabimenya kandi n’ abandi bakabibona(Hoseya 7:8-9).

- Yosuwa yashaje atararangiza guhindura imidugudu yose(gufata igihugu cyose),(Yosuwa 13:1). Ikibazo ni ugusaza utararangiza ibyo wategetswe gukora. Natwe hari ingeso za kamere zikiri mu mitima yacu zitarahinduka. Ibaze ko intege zo gusenga zigushiranye ukibeshya, ucyangana, utaramenya gutanga 1/10 , ukigira irari, wari ugifite akazi none urashaje.

- Uwitwa Baruzirayi yagiriye neza umwami ariko igihe cyo kumwitura kigera yarashaje atakiryoherwa, atakinezezwa n’ amajwi y’ abaririmbyi. Abwira umwami ati: ”Ibyo wari kumpa byihere umugaragu wanjye”(2 Samweli 19:32-41). Ese amasezerano yawe azasohora utarashaje mu bugingo? Wirinde ibigeragezo urimo ntibigusazishe Imana izakugirira neza.

- Kalebu yavuze ngo: “Imbaraga nagiraga mfite imyaka 40 nizo ngifite kandi mfite 85 none kwiye guhabwa Heburoni Imana yansezeranije(Yosuwa 14:11). Hari Heburoni iruta iyo mu isi Kalebu yahawe n’ ubwami bw’ Imana, ubugingo buhoraho ariko izahabwa abantu batasaziye mu rugendo. Yesu yaravuze ngo: “Kuva mu gihe cya Yohana Umubatiza ubwami bw’ Imana buratwaranirwa intwari zibugishamo imbaraga. Mu gitabo cya Zaburi 105:37, haravuga ngo: ”Mu binjiye mu gihugu cy’ isezerano nta munyantege nke wababagamo, bose bari intwari”.

- Muri Luka 1:80 haravuga ngo: ”Uwo mwana arakura agwiza imbaraga z’ umutima aba mu butayu kugeza igihe yerekewe Abisirayeri”. Twe ikitumaze imbaraga ni ubutayu(ibibazo)ariko Yohana we niho yagwirije imbaraga.

- Nta muntu n’ umwe uzabona impamvu zo gukiranirwa kuko ibyo uri kunyuramo hari abandi babinyuzemo kandi barakiranukaga. Mu gitabo cy’ Abaheburayo, igice cya 11 huzuye intwari zo kwizera. Ibice 12 hakavuga ngo: “Ubwo tugoswe n’ igicu cy’ abahamya bangana batyo twiyambure ibituremerera n’ icyaha gikunda kutwizingiraho vuba”.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana. Ushaka gukomeza gufashwa wasura www.agakiza.org.

Yohana 19:17-19 Asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga i Gologota, bamubambanaho n’ abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.. Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba rwanditswe ngo “Yesu w’i Nazareti umwami w’ Abayuda”.

Theme: Kuba Yesu yarabambwe ntibyamubujije kuba Umwami.

Yesu yaje ari Umwami ariko ntibamwemera, baramubamba ku musaraba ariko hejuru ye bandikaho ngo “Umwami w’ Abayuda”

- Igihe wakizwaga wahindutse umwami n’ umutambyi mu bwami bw’ Imana(1Petero 2:9-10), ariko ukaba uri mu bibazo bimeze nko kubambwa: guseba, inzara, ubushomeri, ubupfubyi, gupfusha, kudahabwa agaciro, urugo rwakunaniye, indwara, kubura uko wiga n’ ibindi, ibyo byose bikubereye nk’ umusaraba ubambweho ariko humura.

Ubusanzwe tumenyereye ko iyo umuntu yagize ibibazo bikomeye bavuga ngo yikoreye umusaraba ariko humura hejuru yawe hari ikihanditswe kitazahindurwa nuko wagize ibibazo icyo Imana igutekerezaho ni kizima, turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo(Abefeso2:10), iyo Imana yiteguye kera isi itarabaho.

- Twasomye ko Yesu yabambwe ku musaraba, hari igihe bigera ikigeragezo kikagushyira ku karubanda(aho bose bareba); ibyawe sinzi aho bigeze ariko icyo niringiye ni icyanditswe hejuru yacu nicyo Imana yatuvuzeho.

- Yesu yabambanywe n’ igisambo kiramushinyagurira kandi (burya abaturebera inyuma babona twese dukijijwe) ariko hari abo tubambanywe bagitukana abo ni bene data aho kugukomeza wageragejwe ahubwo bafatanya n’ abandi kugukoba ariko humura. Hari indirimbo numvise ngo “Ibigeragezo byose birababaza ariko ikigeragezo gihagarikiwe na bene so ngo kikumvishe kirababaza cyane” Icyo ni igihe urwara ukabura uwagusura, ugakena ukabura uwakugeraho kandi abakubwira ko muri inshuti ari benshi.

- Undi babambanywe we aramuhumuriza ati jye ndazira ibyo nakoze ariko wowe nugera mu bwami bwawe uzanyibuke. Hari ubwo ibibazo bikubamba ariko Imana ikagusigariza abantu bake bakumva bagukunda, bagusura warwaye, bakwihanganisha cyane ko umuntu ari mu bibazo akundwa n’ abantu bake ariko iyo ibisubizo bije benshi baraza. Ariko ntawahindura icyo Imana yakuvuzeho. Uri umunyamugisha kandi ibibazo ntibigukure kuri Yesu.

- Yesu mu gupfa yavuze ngo ibyo gucungura abantu ndabirangije. Mu isezerano rya Kera cyaraziraga gutamba igitambo kitarangije gupfa(Abaroma 12:1-2). Natwe hari ubwo tugera ku rwego tutakirwanira hasigara ah’ Imana aho niho Imana ihita itabara. Abaroma bashyize ibuye ku mva ya Yesu hamwe n’ ibuye rikomeye ngo atazuka ariko byari byanditswe ngo nyuma y’ iminsi 3 azazuka.

Birashoboka ko ibyawe bisa n’ ibyapfuye ariko imbaraga zazuye Yesu zazura na business yawe n’ urugo rwawe, akazi, imibereho yawe haba mu mwuka no mu buzima busanzwe. Twari dupfuye twishwe n’ ibicumuro ubuntu nibwo bwadukijije, azutse amakuru yamenyekanye hose n’ abigishwa mu nzira ya Emaus arabiyereka ababwira ko byari byanditswe ko azazuka.

Ntukarorere guhamya ibyiringiro byawe, amanyaguye umutsima bamenya ko ari Yesu nubwo batakwemezwa n’ amagambo bazemezwa n’ imirimo Imana izagukorera. Yobu yaravuze ngo: "Imana izi inzira ndi kunyuramo nirangiza kungerageza nzavamo meze nka Zahabu"; ibyo wanyuzemo byagutesheje agaciro ariko Imana izakagusubiza kuko Yobu yashumbushijwe 2. Yesu yarababaye ariko Imana yaramuzamuye imuha izina riruta ayandi kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rye Abafiripi 2:6-10

Ndangije nkubwira ngo abami ntibazaguma ku misaraba ahubwo bazajya mu myanya yabo bahabwe ibihabwa abami, amen.

Ibinezeza byanjye byari ukubana n’ abantu (Imigani 8:31b)
Yesu biramunezeza kubana natwe akunda umunyabyaha icyo yanga ni ibyaha byacuariko nibyo yapfiriye. Kandi Imana iyo iturebeye mu maraso y’ umwana wayo itwitaabakiranutsi.

Yesu yambaye ishusho y’ abantu, kandi avuka bamwise Emanueli, Imana iri kumwenatwe cyangwa se Imana mu bantu.

Iyo Yesu yigishaga yaravugaga ngo nimuguma muri njye ijambo ryanjye rikaguma murimwe, musabe icyo mushaka. Kandi ko ari we muzabibu w’ ukuri Data ari nyira wouwuhingira, ishami ryose ritera imbuto ararica akarikuraho.

Abari kure kera bigijwe hafi n’ amaraso ya Kristo Yesu. Yesu ahora yishimiye kubananatwe ahora ari ku rugi akomanga ngo nitwemera yinjire dusangire Yesu yishimira kodusangira ubuzima bwose kuko iyo ubabaye murababarana, iyo wishimye murishimana,ubuzima bwose murabufatanya kuko umunezero we ari ukubana n’ abantu.

Kuko yababajwe no kugeragezwa, abasha gutabara abageragezwa bose kuko aziintumwa icyo ari cyo. Yesu yatanze itangazo rikomeye ngo mwese abananiwe muze munsange ndabaruhura(nta n’umwe mu isi watanga nk’iryo tangazo) akomeza avuga ngo mwikoreze ingatayanjye itababaza n’ umutwaro wanjye ntuvuna.

Ku musaraba yaravuze ngo ibyo gucungura abantu ndabirangije ushaka wese nazekuko umunezero we kwari ukubana n’ abantu.

Byaba byiza twemeye kumwakira atari kumwakira kw’abihana bwa mbere gusa, ahubwomu mibereho yacu ya buri munsi Yesu anezezwa no kubana natwe kuko iyo urebyeubuzima bwacu bwa buri munsi turirwanira usanga nta bufatanye bwacu na Yesuburimo.

Usanga umuntu avuga ngo njye ndakennye, baramvuga, njye njye..... iyo nari njye niyoigaragaza ko nta bufatanye bwacu na Yesu burimo. Paulo yavuze ngo si njye nkiriho niKristo muri jye. Nimufatanya na Kristo uzoroherwa mu bigeragezo byawe kuko yavuzengo mwikoreze ingata yanjye itababaza n’ umutwaro wanjye nawo ntuvuna.

N’ubu aracyabana natwe kuko ubugingo bwacu buhishanijwe na Kristo mu Mana. Kukoyicaye i buryo bw’ Imana adusengera adutambira ibitambo.
Stefano yabanye n’ Imana mu ipfa rye aravuga ngo ndamubona ahagaze iburyo bw’Imana.

Iyo Satani adushinja imbere y’ Imana ku bw’ ibyaha twakoze, Yesu arahagararaakatuvugira ati nibyo barabikoze ariko nibyo napfiriye akereka Imana mu biganza inkovuno mu rubavu. Turi abatsinzi no kurutaho ku bw’amaraso ya Kristo Yesu, amen.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana. Hariigitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko,cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa,wasura www.agakiza.org cyangwa ukatwandikira

Ijambo ry’Imana: Abantu bishwe no kutamenya

“Iyo uba wari uzi impano y’ Imana ukamenya n’ ugusabye amazi uwo ari we
nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ ubugingo” (Yohana4:10-14).

Uyu mugore yaganiraga na Yesu abenshi bazi amateka ye kandi yari umunyabyaha pe atwara abagabo b’abandi ariko umunsi yahuye na Yesu wariwo munsi wo gukizwa. Nagira ngo nkubwire ko amahirwe ubona ugihumeka yo kwakira Yesu utagomba kuyapfusha ubusa kuko nyuma y’ urupfu nta gakiza.

Yesu yamubwiye ko aramutse amenye:

1. Impano y’ Imana;
2. Kumenya umusabye uwo ari we;
3. Ko yamuha amazi y’ ubugingo;

1.Impano y’ Imana turayibona muri Yohana 3:16 «Kuko Imana yakunze abari mu isi
cyane byatumye itanga umwana wayo w’ ikinege kugira ngo Umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho».

Agakiza ni impano y’ ubuntu bw’ Imana umuntu ahabwa ku bwo kwizera gusa.

Abantu kuko batamenye iyo mpano y’ ubuntu, Yohana 1 havuga ko Yesu yaje
mube ntibamwemera, kandi abamwemeye bose yabahaye imbaraga zibahindura kuba
abana b’ Imana.

Impano ya 2 ni Umwuka Wera twahawe kuko yavuze ngo nzabaha umufasha uwo
azabigisha iby’ ukuri kose.

2. Uyu Musamaliyakazi yari akwiye kumenya umusabye kuko Yesu ntiyaguha
agakiza utabanje kumumenya neza. Abantu benshi barasenga, bakorera Imana
ugasanga barakorera uwo batazi. Matayo 16 havuga ko Yesu yabajije abigishwa ngo
abantu bagira ngo ndinde benshi muri bo ikibazo kirabananira ariko Petro
ahumekewe n’Umwuka w’ Imana amenya ko ari Kristo w’ Imana.

Nta uzi Data usibye uzi umwana kandi nta uzi umwana keretse uwo Data ashatse
kumuhishurira. Dukwiye gusaba guhishurirwa Yesu. Paulo yavuze ngo mumenye menye imbaraga ze nshushanywe n’ urupfu rwe (Abafiripi3 :10).

Ibyaha byinshi tubikoreshwa no kutamumenya kuko umutumbiriye mwasa nta kibazo
wagira. Kandi iyo uri muri Kristo Yesu uba uri icyaremwe gishya ibya kera
birashira.

3. Umumenya wamusaba amazi y’ ubugingo: Umuntu nka 70 % agizwe n’
amazi, uwanyoye ku mazi Yesu atanga inyota y’ isi irashira kuko mu rubavu rwe
havuyemo amazi n’amaraso, ayo mazi atumara inyota yose. Uyu mugore ndakeka ko
kuva anyoye ku Mazi Yesu atanga nta nyota y’ ubusambanyi yongeye kugira. Yesu
ubwe yahamije ko umwizera imigezi izatemba iva munda ye muri we hakaba amasoko.

Uyu Musamaliakazi yari afite ibisobanuro byinshi ko Yesu atagira icyo
kuvomesha ariko yarengera ibyaha bye. Kuva kuri Adamu kamere y’ abantu ni uguhisha ibyaha ariko na none tubihisha kuko tutamenye uwatubabarira.

Iyo umuntu akiburana yanga kwatura ni uko aba atarahishurirwa Yesu kuko
wamunenye wakwihana urira we aragukunda kandi yaje kugutsindira ibyaha byose
niwe nzira n’ ukuri n’ ubugingo. Yaje gushaka no gukiza icyari cyarazimiye,
gukizwa ni inyungu zawe kuko abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.

Dusabe guhishurirwa Yesu kuko agiye kugaruka vuba kandi azatwara abamumenye
akabababarira ibyaha byabo nawe umwizere kandi nkwifurije guhishurirwa Yesu,
amen!

Pastor Desire Habyarimana

“Umuragwa iyo akiri umwana ntagira icyo atandukaniraho n’ imbata n’ubwo
yaba ari ny’ ir’ibintu ategekwa n’ abamurera n’ ibisonga kugeza igihe cyategetswe
na se…Nicyo gituma utakiri imbata ahubwo uri Umwana , umuragwa ubihawe n’ Imana”
(Abagaratiya 4:1-7).

 

Uragwa avuka ari we ariko ntiyategeka cyangwa ngo
ahabwe ibyasezeranijwe, agomba kubanza kurerwa akigishwa uko azabitegeka
. Ese atorezwa iki? Ibyo azategeka ni ibihe?

Natwe dufite ibyasezeranijwe:

-Kuzura umwuka Wera: Ubwo Intumwa zuzuraga zabwiye
abari aho ngo ntabwo twasinze ahubwo twahawe ibyo Data yasezeranye nk’uko
Yoweri yari yarabihanuye ko mu minsi y’ imperuka abasore bazuzura imbaraga
abasaza bakerekwa.

-Ikindi twasezeranijwe ni imigisha yo mu gakiza k’
Imana. Gutegeka kwa kabiri 28:1-14 havuga ko nitugira umwete wo kumvira Imana
iyi migisha yose izatuzaho ikatugeraho.

-Ubusanzwe kubaho nabi si umugambi w’ Imana. Kuva
cyera iyo abantu b’ Imana bayubaha bagira imigisha yo mu mwuka no mu buzima
busanzwe. Uhereye kuri ba Abrahamu na Isaka n’ abandi bose bakurikiye no
mu gihe cy’ Intumwa niko byari bimeze nta mukene wababagamo.

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 4:34 Paulo yaravuze
ngo: Imana izabamara ubukene bwanyu bwose nk’uko ubutunzi bwo muri Kristo buri,
(Abafiripi 4:19), Kandi iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ ibindi byose (Abaroma
8:32).

 

Ariko ibyo byose wabiha umwana ngo bimumarire iki?
Umwana ntiwamuha konti ye n’ubwo waba waramushyiriyeho milioni nyinshi, n’ubwo
waba waramuguriye indege ntiwayimuha ngo amenye ibyo ari byo. Ni ngombwa ngo
atozwe uko babikoresha, igihe ari gutozwa bya bindi birasa nk’aho bitari ibye
kuko ategekwa n’ abamurera kugeza igihe azakurira.

Igihe cyo gutozwa ni ngombwa n’ubwo bivuna; Paulo yaravuze
ngo: “Nigishijwe guhaga no gusonza kuba muri byinshi no muri bike kandi muri
byose ngashobozwa na Kristo umpa imbaraga. Abantu bari mu byo batigishijwe. Iyo
utanyuze aho batoreza byose urabyangiza kuko ntuzi uko babifata. Uwatojwe neza
ashobora guhamya ko ari umukristo mu bintu byose kuzageza gupfa, uwo ntagushwa
n’ ibibonetse byose (Indirimbo 108).

Iyo uri gutozwa ugaburirwa n’abo utifuza, rimwe na
rimwe urya n’ibyo udashaka, wambara ibyo abatoza bashaka, ujya gusura aho
utateguye byose uyoborwa n’ abatoza nta burenganzira uba ufite bwuzuye mu gihe
ukiri gutozwa.

Iyo umusirikare agiye gutozwa ashobora gutozwa n’abo
yarusha ipete ariko ategetswe kubumvira kuko atabumviye ntiyazamuka mu ntera.
Hari ubwo uwo uyoboye mu murimo w’ Imana, Imana yemera ko ariwe ukubera umutoza
(ikigeragezo), umukozi wo mu rugo uhemba akakugerageza kuko Imana
yabyemeye kandi utegetswe kumwerera imbuto. Reka kureba abagutoza ahubwo
urazira ko ukiri umwana rero wemere wumve amasomo nukura uzasubirana agaciro
kawe uzategeka byose.

Ntabwo wavuga ngo gutozwa birandambiye kandi igihe
cyategetswe na so kitararangira kandi umenye ko abagutoza bumvira itegeko rya
so (Imana) ntukabarenganye kuko iyo Imana yakinze nta wakingura, kandi
yakinguye nta wakinga.

Hari abandi banga kumva icyo Imana ishaka kubigisha
bagahora bivovotera ibigeragezo kandi ari Data wemeye ko bahanyura kugira
batozwe kwihangana. Ikigeragezo kiva ku Mana kiza gihetse umugisha.

Abantu bose bemeye gutozwa bahawe ibyasezeranijwe:
Mose yatojwe imyaka 40 bisa nk’aho Imana yamwambuye uburenganzira bwe. Yari
nyakubahwa Imana ibimukuramo ajya gutorezwa mu butayu mu ntama zitari ize
imyaka 40 ariko yahavanye ipete ritaba mu isi (Kuva 7:1). Imana yaramubwiye ngo
nkugize nk’ Imana kuri Farawo, humura ibyo uri gucamo uzabivamo umeze nk’ Imana
imbere y’ ibibazo ubiha itegeko kuko ufite imbaraga zihagije.

Yosefu yaremeye aratozwa ibyo yasezeranijwe ari Umwana
arabihabwa ategeka Egiputa.

Dawidi yaratojwe arabyemera nyuma yahawe ubwami nk’uko
yabusigiwe, bimurenze aravuga ngo Uwiteka yambereye umwungeri (mu gihe cyo
gutozwa) nta cyo nakennye humura nta cyo uzaburana Imana kuko niyo yemeye ko uca
mu butayu ikubikira Manu izagutungirayo, kandi ikaba iri kugutegurira Kanani
aho uzahunika mu bigega.

Abantu banze gutozwa bagize ibibazo babura ibyo bari
barateguriwe:

Esawu yaguranye umurage we ibishyimbo. Uko niko biri
kugenda niko abantu bari guhemuka bakareka ubwami bw’ Imana. Hejuru y’
ibishira, umuntu agacuruza yiba imisoro ya Leta ngo bikunde yunguke menshi.
Umuntu akajya I Burayi gushakayo imibereho yagerayo akabeshyera Leta
yaturutsemo ko yatotezwaga kandi atari anazwi, ababona akazi babanje gusambana,
abatanga ruswa, abasore bari kujya mu byaha bakurikiye amafaranga, abakobwa bakora
ibyaha kubera ibyo babaha n’ ibindi byinshi.

 

Umwana w’ ikirara yararebye asanga ntazihanganira
igihe cyo gutozwa abwira se ati: ibyanje
ubimpe vuba nigendere ariko ageze iyo agiye byaramugoye kugeza ubwo yifuza
gusangira n’ingurube agarutse se aramubabarira ahabwa uburenganzira bwe. Nawe
Yesu aragutegereje ngo akubabarire.

Abisirayeri bifurije mu butayu Imana ibaha ibyo yifuje
ariko imitima yabo ironda bituma batagera I Kanani. Hari abantu banze gutozwa
bajya mu byaha none bahora basenga ngo Mana uri Imana idahindura Amasezerano.
Imana ijya yivuguruza, yabwiye bene Eli ngo nari naravuze ko muzaba abatambyi
iteka ryose none ko mwanze kunyumvira ndabaciye ukiranuka niwe nzemera.
Yicujije icyo yimikiye Sauli imuca ku ngoma.

Mbere y’uko ushaka imigisha n’ amahoro, banza ushake
ubitanga, wowe ukurikiye inyigisho birashoboka ko ufite ibigeragezo bitari
bimwe ariko niba bitava kuri Satani, cyangwa bitava ku miterere yawe ubwo
birava ku Mana; Saba Imana kumenya icyatumye ihakunyuza wemere gutozwa nyuma
uzagira imigisha myinshi cyane, amen!

 

Itangiriro 29:21-27 Mu gitondo Yakobo abona ari Leya abaza labani ati wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Niki gitumye undiganya utyo? Labani ati iwacu ntibagenza batyo gushyingira umuto basize umukuru.

 

Iyi nkuru irimo abantu 4 Yakobo twagereranya n’ umukristo, Labani twagereranya ko ahagarariye Imana, Rasheli twakwita imigisha yo mu gakiza na leya twakwita ikigeragezo kuko yari afite amaso mabi areba imirari.

 

-Yakobo yakoreye Labani imyaka 7 atekereza ko azamushyingira Rasheli yakundaga. Iyo uri gukorera Imana ufite n’ amasezerano y’ ibyiza biroroha ariko biba bibi iyo ugiye kubona ukisanga uri kumwe na Leya mubi(ikigeragezo); Wibaza niba ari Imana mwavuganye.

 

Abaroma 8:28 Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza muri iryo jambo “byose” harimo bya bindi wowe wita bibi. Leya arababaje kuko ububi bwe buri mu maso. Ukajya mu masengesho uzi ngo urasanga leya yahavuye wataha ukamusanga muri salon n’ imirari ye. Ikigeragezo cyavuye ku Mana nubwo wagisengera imyaka 5 kirakomeza kikakureba kugeza igihe uzamenyera icyo Imana igushakaho.

 

-Yahise abaza Labani ati kuki wanshyingiye uwo tutumvikanye? aramubwira ati iwacu ntibagenza batyo gushyingira umuto umukuru ahari. Burya mw’ ijuru ntibagenza uko ubyifuza ahubwo bareba ibyakugirira umumaro, kuko Leya nubwo yari mubi ariko niwe wabyaraga!

 

Rasheri nubwo yari mwiza ariko yari ingumba. Imana iyo uyisabye ihita ireba ingaruka z’ ubugingo bwawe yasanga ntacyo bizatwara ubugingo ikagusubiza. Abisirayeri yabahaye ibyo bifuza mu butayu kubwo kuyigerageza ariko ngo imitima yabo ironda.Bageze I kanani bisabira umwami ngo babe nk’andi mahanga, Imana ibabwira ububi bwe ariko barabyanga Iramubaha. Kuva icyo gihe Imana yimuka mu mwanya wayo birayibabaza kuko banze kuyoborwa nayo bagahitamo umuntu kandi mubi. Yesu ati: nimusaba ibihwanye nibyo Data ashaka azabikora.

 

-Gushyingira umuto umukuru ahari: burya iby’ isi , ubutunzi, nubwo ari byiza ni Rasheri wacu dukunda ariko ni bito. Yesu yaravuze ngo mubanze mushake ubwami bw’ Imana no gukiranuka nibwo ibindi byose muzabyongererwa. Salomo yasabye ubwenge bamwongera n’ imigisha isanzwe. Harubwo dukangwa n’ amaso meza ya Racheri ariko ni ingumba. Burya gutunga iby’i si utagira ibyo ijuru ntakigenda, ntiwagira amahoro. Nibyo, Leya arasa nabi ariko arabyara (Abagalatiya 5:22-24 ) burya mwari muzi ko cadeau y’ Imana iza ifunyitse muri amballage idasobanutse neza? iyo urebye ubuzima ushobora kubona nta cyerekezo ariko Imana ikazakuramo ikintu cyiza ugatangara. Yesu kubw’ umunezero wamushyizwe imbere yihanganiye umusalaba.

- Yakobo bamubwiye gutegereza imyaka 7 umubare wuzuye w’ Imana. Igihe gikwiriye cy’ Imana izagutangaza iguhe umugisha.

 

Humura Imana irazi ko ukwiriye ibyiza izabiguha kandi byose ku Mana biba byiza, Iyo turi mu bigeragezo turasenga, ariko iyo tugeze mu bisubizo cyane tubura akanya ko kwegera Imana niyo mpamvu Imana ibanza kudukomeza mu gakiza kugira ngo nituyigeramo tutazagira ikibazo ngo hagire igisimbura Imana muri twe. Gutegeka kwa kabiri 8 haravuga ngo icyatumye Imana icisha abisirayeri mu butayu kwari ukugira ngo ibigishe ko umuntu adatungwa n’ umutsima gusa ashobora gutungwa n’ ijambo ry’ Imana. Kandi ngo irebe ko bazitondera amategeko nibagera I Kanani.

 

 Niyo mpamvu itubanza kwa leya, Rasheri akaza nyuma.( 2 Korinto 1:3-4 ) Hashimwe Imana nyiri ihumure ryose iduhumuriza mu makuba yacu kugira ngo natwe tuzahumurize abari mu makuba, tubaha ihumure twahawe n’ Imana. Kandi mumenye ko bahaguruka Rasheli yibye ibigirwamana bya se; ntiyarangije urugendo yaguye mu nzira, ntiyageze muri gakondo. Burya iby’ isi tuzabisiga nubwo ari Rasheli wacu twikundira ariko usibye ibyo twabikije mw’ ijuru ariko ibindi byose tuzabisiga ntituzabyinjirana mu gihugu cy’amasezerano murazi ko nubwo waba utunze ibingana iki atana kimwe bagushyingurana. Ntibikakubuze kubana n’ Imana ubibemo ariko Yesu akomeze kuba uwambere muri wowe amen.

 

 Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa byumwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa wasura www.agakiza.org ukatwandikira:

«Niba kumenya neza Yesu
Kristo kwarabateye guhunga iby’ isi byonona ntitukongere kubyizingitiramo. Kuko
ibya nyuma byacu byarusha ububi ibya mbere» (2Petero 2:20).

Mu isi dufite abanzi batatu. Isi,
Satani n’ umubiri. Abo banzi turwana nabo buri munsi kuko Yesu yanesheje
akatuneshereza.

Kumenya Yesu kwacu gukwiye
gutuma duhunga isi, iyo tuvuze isi tuba tuvuze ibyaha nko kubeshya, gusambana,
kwiba, urugomo rwose no kutumvira Imana kose. Dukwiye kuba mu isi ariko turi
abana b’ Imana. Twe tugahindura isi aho kugira ngo abe ariyo iduhindura. Ibi
bivuze ko dukwiye kuyambura abo iri kwangiza tukabazana kuri Yesu ariko isi
siyo ikwiye kudutwara abantu ngo basubire mu isi ngo ibonone.

Abantu bavuye mu isi ariko
isi ntiyabavamo iracyabategeka kandi bari mu itorero rya Kristo. Abisirayeri
bishwe na Egiputa kandi barayivuyemo buri gihe bifuza ibyo muri Egiputa. Muka Loti
yishwe na Sodomu kandi yarayivuyemo. Isi ishobora kwicira abantu mu itorero
kuko batayihunze. Gukizwa ni ukwimuka ukava mu banyabyaha ukaba umwana w’ Imana
iyo utimutse burundu ibyaha biragufata. Hari abantu baba mu mpande 2 iyo
umusanze mu itorero aba ari umukizwa ariko iyo ageze mu isi usanga ari nta
tandukaniro.

Iyo umuntu ari muri Kristo
Yesu aba ari icyaremwe gishya ibya kera biba bishize. Yosefu yari yarahunze
iby’isi, byonona nyirabuja, hanyuma amwifuje aramuhunga kuko burya bikomeye
guhunga ikikwirukamo ariko ikikwirukana cyo wagihunga bikemera. Yosefu we yari
yarahunze ikimwirukamo mbere byamworoheye guhunga ikimwirukana.

Umuntu wese ushaka kuba
inshuti y’ iby’isi aba yigize umwanzi w’ Imana (Yakobo 4 :4).

Ibyahishuwe 2 :12-17 :
Baramu yari umuhanuzi ariko Imana imubuza kujya kuvuma Abisirayeri ariko kuko
bamwemereye iby’ isi biramunanira aragenda. Imana yaramubujije ageze mu nzira
indogobe iravuga kandi ibyo ntaho byabaye ntiyabyitaho kuko amaso ye
yahumishijwe n’ iby’ isi. Burya Imana idutumaho kenshi ariko kuko tutahunga isi,
ntitumenye ijwi ry’ Imana.

Efurayimu yivanze n’ isi
iramwonona asaza akiri muto we akumva nta kibazo ariko abamureba ku mutwe
bakabona imvi. Burya niba warakijijwe neza abandi barabizi kuko Yesu yaravuze
ngo: «Bazatumenyera ku mbuto twera». Muzi ko ukora icyaha wese aba ari imbata yacyo
ariko Yesu yazanywe no kutubatura (Yohana 8 :36). Umwana nababatura muzaba
mubatuwe by’ukuri.

Nzi ko dukorera Imana imirimo
myishi myiza ariko tumenye ko mu banzi 3 dufite harimo isi tuyihunge kandi isi
irashirana no kwifuza kwayo ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka
ryose.

Tumaze kubona abantu benshi
bakunda Imana ariko kuko batahunze isi yarabononnye basubira mu byaha. Nkwifurije
guhunga isi ukayibamo uzi ko uri umugenzi n’umwimukira. Twebweho iwacu ni mu ijuru.
Kandi iby’ isi dukwiye kubitegeka ariko nibifata umwanya wa mbere muri wowe
Imana izimuka; Yesu yaravuze ngo: «Nta wacyeza abami 2». Tugomba gukunda Yesu
ibindi nabyo tukabibamo ari imigisha isanzwe ariko Yesu aduhagije wenyine gusa.

Mwari kumwe na Pastor Desire
ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu
butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa byumwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko
twakoherereza ubundi butumwa wasura www.agakiza.org ukatwandikira:

“Uwamanutse ava i Yerusalemu amanuka i Yeriko akagwa mu gico cy’abambuzi bakamukubita bakamwambura bagasiga asigaje hato agapfa. Umutambyi, Umurewi bamunyuzeho bamanuka muri iyo nzira baramwihorera ariko haza Umusamaliya w’ imbabazi amwomoza amavuta ya elayo amujyana mu icumbi ry’ abashyitsi amwishyurira denariyo 2 ngo bamurwaze” (Luka 10 :30-35)

Abantu bi Yerusalemu bafite uko babaho iyo uhuye n’ umuntu waho uramumenya kuko Yerusalemu ni umurwa w’ amahoro. Ikiranga umuntu uri mu gakiza neza aba afite amahoro kuko nta mahoro y’ umunyabyaha niko Uwiteka avuga (Yesaya 48:22).

Intumwa ziri muri Antiokiya barazirebye barazimenya baravuga ngo aba n’aba Kristo,
bityo iyo uri muri Kristo Yesu barakumenya bakabona ufite amahoro. Bazatumenyera
ku mbuto twera.

Uwamanukaga yavaga muri ibyo byiza byose, amanuka I Yeriko. Ese Yeriko ni hantu ki?

Yosuwa 6:26 Yeriko yabujije Abisirayeri gutambuka bituma Yosuwa ayivuma avuga ko uzongera kuyubaka azavumwa. Twese tuzi ko Yeriko yari ifite amazi atera
urupfu mu gihe cya Elisa, I Yeriko mu gihe cya Yesu habaga impumyi
Barutoromayo ndetse na Zakayo wari mugufi.

Gusa n’ubwo Yeriko yavumwe abantu baracyajyayo. Dore nk’uwitwa Hiyeri w’i Beteri ngo yongeye kuyubaka kandi Yosuwa yarayivumye bituma apfusha imfura, n’umuhererezi ariko arakomeza arubaka (1 Abami 16:34).

Ese yamanukanywe n’ iki i Yeriko? Nuko atari anyuzwe n’ibyiza by’i Yerusalemu, kuko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe bivamo inyungu nyinshi ariko kuko abantu batanyuzwe nuko Imana yabagize bahora bifuza isi. Abantu bari mu gakiza katabanejeje ariko kuba umukristo gukwiye kuba ikintu gihumuriza
umutima wawe kikakwibagiza imibabaro yose ukumva uruhuwe n’ Umwami Yesu.

Abandi bamanurwa no gukunda amafaranga; Paulo yaravuze ngo: “Dema yarantaye akurikira isi yonona” kandi tuzi ko kuyakunda ari umuzi w’ ibibi byose. Ikindi kibamanura ni uko gukunda isi kuba kutarashize kuribo, ntimugakunde isi n’ibiri mu isi (muzabitunge ariko mukomeze gukundisha Uwiteka umutima wanyu wose)- 1Yohana 2:15-17.

- Ngo ni uko akimanuka agwa mu bambuzi: Iyo umanutse mu isi wamburwa urukundo, gusenga, gukunda ijambo ry’ Imana n’ ibindi.

- Baramukubita basiga asigaje ho gato agapfa: Burya abantu benshi bafite ibikomere byo mu byaha, nuba mu isi izagusigira ibikomere, Satani ntacyo atangira ubusa. N’ubwo yagushuka azagukomeretsa. Dore hari abanduye SIDA, abandi batwara inda batateguye abandi bashaka abo batakunze n’ibindi kuko Satani azanwa no kwiba kwica no kurimbura.

Umutambyi, Umulewi n’umukoresha w’ ikoro bamunyuzeho barikomereza. None bari kumumarira iki nabo bari kumanuka? Sinzi impamvu turenganya abantu ngo ntacyo batumariye kandi nabo ntacyo bimariye! Ese yaguhembuza iki ko nawe aba arembye? Ntukarebe ku bantu kuko udahinduka ni umwe ni Yesu gusa. Kandi ntuzareke gukizwa ngo wabonye abarokore bera imbuto mbi wowe era inziza kuko uzabazwa ku giti cyawe.

- Mu mategeko y’ idini baketse ko yapfuye kandi cyaraziraga gukora ku ntumbi: Abantu baheze mu mihango y’amadini. Kora icyo Biblia ivuga kuko idini ni ryiza ariko
ni naryo ryabambye Yesu, nuba mu idini uzasigarana naryo ariko nuba muri Kristo
Yesu uzumva impanda y’ Imana. Iyo ubajije umuntu ko yakijijwe akubwira aho
asengera ariko urebe ko wejejwe gusa ube mu itorero ukijijwe.

- Haza Umusamaliya utoragura abakubiswe: Uwo ni umugiraneza Yesu. Ubuntu bw’ Imana buracyariho ngo bugutabare, ibyakubayeho birakomeye ariko Yesu aje kugufasha; yaravuze ngo mwese abarushye muze munsange mbaruhure. Akora ibishoboka byose kugira ngo udapfa wishwe n’ ibyaha byawe hamwe n’ ibyagukomerekeje.

- Amwomoza amavuta ya Elayo: Umwuka wera ahora yomora kuko Yesu yavuze ngo naza azabayobora ku kuri kose abigishe amateka no gukiranuka.

- Amugeza mu icumbi ry’abashyitsi (ku musaraba) aho ngaho niho Yesu yishyuriye Denariyo 2, ni ukuvuga amazi n’amaraso. Baramurwaza kandi n’ ibindi byose bizatangwa kuri uyu murwayi azabyishyura agarutse (umwanya dukoresha kugirango abanyabyaha bakizwe, ubutunzi bwacu dutanga, ibyo dukora byose azabyishyura agarutse).

-Kuki abantu bapfuye kandi Yesu yarishyuye?

Mu gitabo cya Yeremiya 8:11 haravuga ngo: “Uruguma rw’ abantu banjye barwomoye
baruca hejuru bavuga ngo ni amahoro kandi nta mahoro ariho”.

Umuntu umwe bamwishyuriye itike, ndetse mu rugendo yagomba kurya no kunywa no kuryama ariko kuko atazi gusoma arasonza arara nabi kandi byose byari byishyuwe. Yesu yarishyuye kandi byose muri we birimo sinzi ikidutera kutamwiringira.

Abantu bose bamanutse bava mu gakiza bajya mu isi bagize ibibazo: Mu gihe cya Elisa umunyeshuli wiga ibyo guhanura yavuye mu bandi ajya kuzana imitangatanga ashyira munkono y’ imboga bariye basanga ni uburozi. Elisa yazanye ifu inkono irakira. Izo ngeso zawe saba Yesu ashyiremo amaraso ye urakira.

Tomas yaramanutse asiga abigishwa bandi akigenda abasigaye Yesu arabiyereka. Mwibuke ko hari hashize iminsi 3 gusa Yesu apfuye ariko Tomas yari yamaze gushidikanya.

Naomi (Uw’igikundiro) yaramanutse ajya mu isi agezeyo apfusha umugabo n’ abahungu be 2 agaruka yitwa Mara (ushaririye).

Garukira aho Yesu aragukunda ntiyifuza ko hagira n’umwe urimbuka ahubwo yifuza ko
abaremwe bose babona ubugingo buhoraho. Imana iragukunda yanga ibyaha gusa
kandi nabyo ubyihannye yiteguye kukubabarira. Yesu yarishyuye nta mpamvu yo
kwemera ko Satani aguherana, Amen!

Mwari kumwe na Pasteur Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza umugisha w’ Imana mukomeze kunogerwa ni ibyiza biri kuri agakiza.org

“Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza” (Itangiriro
47:6)

Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo; turi mu isi ariko ntituri ab’ isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafiripi 3:20). Kandi ushobora kuhatura
ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira
(Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo. Icyo
dukwiye kwirinda ni imicyo ya Egiputa kuko kubana n’ ababi byonona ingeso nziza
iyo utabahinduye bo baraguhindura.

Reka ubukristo bwacu bumenyekane aho turi mu kazi, mu mashuri, mu baturanye natwe, bose bamenye ko turi abarokore bakijijwe n’ubwo turi mu isi.

Aho dutuye naho hagira ingaruka ku buzima bwacu niyo mpamvu bashyiraho imiturire myiza, imibereho myiza y’ abaturage n’ibindi. Ushobora kudindira ubuzima bwose bitewe n’aho utuye niyo mpamvu Yosefu yabashakiye aharusha ahandi ubwiza.

Gosheni niyo yari nziza ku bantu bafiye imikumbi baragira. Mu isi ariyo Egiputa harimo Gosheni, aho ni mu gakiza k’ Imana aho hari ibyiza byose twuzura Umwuka Wera kandi hari amata n’ ubuki.

Yosefu yicaje abatware I Gosheni ababwira imicyo ya Egiputa kuko yari ayizi ati mwirinde urubyiruko rw’ino rurasambana, bakuramo inda, abagore b’ino ntibanyurwa,
abagabo b’ino ntibanyurwa n’ umugore umwe, ino aha haba urugomo, barabeshya,
bariba, abakire ntibita ku mpfubyi n’ abapfakazi, abantu b’ino ubasanze mu
nsengero wagira ngo hari ikigenda ariko ntibahinduka usanga mu buzima busanzwe
bafite imirimo mibi (Abagalatiya 5:19-21 Imirimo ya kamere).

Yosefu yarababwiye ngo Farawo nabahamagaza akababaza icyo mukora mumubwire ko mugira urukundo, irekwa, ubuhanuzi no kwihangana (Abagalatiya 5:22-24).

Nimuvuga mutyo barabanena kuko uragira wese ari ikizira muri Egiputa.

Abantu banze kuba abanenwa umuntu agakora ibyaha ngo kuko iwabo badakijijwe batamubona nabi. Biblia idusaba kumvira ababyeyi ariko niba bakujyanye kuraguza, kwiba, niba hari ingeso mbi zinyuranye n’ ijambo ry’ Imana wirinde uwo bizatera isoni
guhamya Yesu na Yesu nawe bizamutera isoni kumuhamya imbere ya Data n’
abamalaika be. Isi ntibakunda izaba ikunze uwayo biratangaje ukuntu umusore
udakijijwe asambana, anywa itabi, yiba, arambagiza umukobwa w’umukristo
none ko wavuye mu byaha urasubirayo gushaka iki? Birumvikana ko ugikunze
Egiputa (isi).

Ibyiza byo gutura neza aharuta ahandi ubwiza: Igihe Egiputa yahanwaga n’ Imana abatuye I Gosheni bo bari bafite amahoro. Kandi umunyabyaha ntiyagira amahoro na rimwe. Abantu baho bahora bashishe kuko Gosheni hari amata n’ ubuki. Iyo uri muri
Kristo Yesu neza uba uguwe neza nta mutima ugucira urubanza ku kintu cyose.

Ese wowe ukurikiye iyi nyigisho wumva utuye I Gosheni mu gakiza k’ Imana cyangwa utuye muri Egiputa (isi)? Hitamo gutura aharuta ahandi ubwiza. Hari n’abahora bimuka
bava aho batujwe kuko batanyuzwe n’uko Imana yabagize, uture mu gakiza wuzure
Umwuka wera (Ibyakozwe n’ Intumwa 1:8) nta heza haruta aho. Mu Byahishuwe 1:10,
Yohana yaravuze ngo: “Ku munsi w’ Imana nari mu mwuka. Ibintu byiza bibaho ni
ugutura mu gihugu cy’ agakiza ukuzura Umwuka Wera ukaba n’inshuti y’ Imana.
Ibyo nibyo najye nkwifurije, amen!

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana.

Ijambo ry’Imana: “Waba wariteguriye aho uzaba iteka ryose?”

“Dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriye mu gihugu cy’ i Kanani abe ari mo uzampamba” (Itangiriro 50:5)

Umuntu wabyawe n’ umugore arama igihe gito kandi cyuzuwemo n’ imiruho agakenyuka. Akenshi ahita nk’ igicucu cy’izuba ntarame iminsi myinshi.

Mu isi twese turahakunda ariko igihe kinini tuhamara ni imyaka 80 ubundi tukajya iwacu h’ iteka ariko biterwa n’aho umuntu aba yarateguye akiri mu isi, mu ijuru(Kanani) no mu muriro ariho bise (Egiputa).

Isi tuyiruka inyuma amasaha 24 ntitwibuke no kwegera Imana ngo twezwe ariko tuzayivamo. Ibiri muri iyi si ni irari ry’ amaso kandi irashirana no kwifuza kwayo ariko abakunda Imana bazahoraho iteka ryose.

Isi itanga akazi ariko inyungu ni iy’ igihe gito. Umunyamerika umwe yabwiye umuhungu we ngo napfa azamuhambane amafaranga kuko yari afite menshi ariko apfuye umuhungu we amusinyira sheki ayishyira mu isanduku aramubwira ngo nugerayo uzarotire. Ibi yabikoze kuko yanze kumuhambana amafaranga.

Ni he wateganyije kuzatura iteka ryose? Yakobo yagize ubwenge aravuga ngo ngiye gutura muri Egiputa ariko reka nsige niteganyirije ncukuze imva I Kanani bazampambamo. Natwe turi mu isi ubugingo bwacu bukwiye kwitegura kuko isi tuzayivamo tujye aho twateguye.

Ufite irangamuntu ariko nturahinduka kuba umwana w’ Imana ngo ubone ubwenegihugu bw’ ijuru, ufite aho wavutse ariko nturavuka ubwa kabiri ngo ukizwe, ufite inzu mu isi ariko ntayo ugira mu bwami bw’ Imana, wambara neza ariko ntiwibutse kwambara gukiranuka, uhora wisiga ariko nturabona amavuta y’ Umwuka wera, uhora urya ariko ntiwibuka kurya ijambo ry’ Imana, uhora woga mu mazi ariko ntiwibuka koga mu maraso ya Kristo Yesu ngo ubabarirwe ibyaha, ufite konti ubitsaho ariko nta mirimo myiza uzagira iguherekeza nupfa, witeganyirije mu isi ndakwibutsa gutegura iherezo kuko isi uzayivamo ariko aho uzajya nah’ iteka mu ijuru cyangwa mu muriro.

Umukire w’ umuhinzi utari yariteganyirije neza yaravuze ngo: “Ngiye gusenya ibigega bito nubake ibindi binini mbwire umutima wanjye ngo tuza urye ntuzagira ikibazo”, iryo joro Imana iramubwira ngo ubugingo bwawe urabwatswe none ibyo waruhiye bibaye ibya nde? Icyaha yakoze yitiranyije ibintu ibyo umubiri abishyira mu mutima. Amafaranga abikwa kuri konti ntabikwa mu mutima, imyenda ibikwa mu kabati ntibikwa mu mutima; iyo ufashe iby’ ubugingo ukabyitiranya uba ukoze ikosa. Umutima uturishwa n’ ijambo ry’ Imana ntuturishwa n’iby’ isi kuko Yesu yavuze ngo: “Ubugingo bw’ umuntu ntibuva muri byinshi atunze kizwa hanyuma utunge ariko ukijijwe”.

Hari undi Biblia yita Nyamutunzi wari uturanye n’ umukene Razaro yambara uko ashatse ariko Razaro we akifuza guhazwa n’utuvungukira tuva ku meza y’ umutunzi, ariko iherezo ryarageze umutunzi arapfa arahambwa ariko Razaro we arapfa. Gusa ntaho Biblia igaragaza ko yahambwe ashobora kuba yarariwe n’ imbwa z’uwo mutunzi ariko basanga bateganyije ahantu habiri hahabanye; umukire yisanga mu muriro kuko atakiriye Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe. Ariko Lazar we ajya mu gituza cya Abrahamu. Umukire nta byiza yari afite mu isi yasanze mu muriro yubuye amaso abona Razaro amerewe neza, byaba byiza ukaba umukire ariko ukubaha n’ Imana nawe ukennye ukiringira Imana. Ikibabaje ni ugukena mu ijuru ntuzajye no mu ijuru.

Urateganya ute? Iyo usambanye, ukiba, ukabeshya, ukabeshyera abandi ibinyoma, uba witeganyirije he? Muri Gehinomu(mu muriro) Ariko iyo ugize urukundo, ugasenga, ugakora ibyo ijambo ry’ Imana rigusaba uba witeganyirije neza.

Ibiryo wariye n’ubutunzi bwawe bwose ntacyo uzabihemberwa ariko icyo wafashishije umukene uzagihemberwa; amafaranga watanze mu murimo w’ Imana azakugarukira kuko imirimo myiza wakoze ntizapfa ubusa Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza(Abaheburayo 6:10).

Yesu yakoze ibishoboka byose ngo ntuzajye mu murimo keretse niwanga kwakira imbabazi ze kuko urupfu twari kuzapfa niwe warupfuye.Retour ligne manuel
Yesu ku musaraba yaravuze ngo: “Byose ndabirangije ushaka wese naze” abantu bazazira kwanga imbabazi. Urupfu rwa Yesu rwasobanuraga ko abazamwizera nta teka bazacirwaho(Abaroma 8:1). Yesu yanga icyaha ariko akunda umunyabyaha ariko nagaruka ukibirimo utarabyihana uzabihanirwa.

Imfashanyigisho: Umwami umwe ngo yari afite umwana w’ ikinege hanyuma aza kuribwa n’ umubu arwara malalia uwo mwana arapfa umwami aza kumenya ko yishwe na Malalia iterwa n’ umubu, umwami ahita abaza ubuhiri bunini kugira ngo aho azabona umubu hose azawice, yawusanga mu ruhanga rw’ umuntu yahita akubita ubuhiri, yawusanga ku modoka atitaye ko ihenda yakubita ubuhiri bose bari barabimenye iyo bamubonaga bareba ko nta mubu ubariho kugira ngo badakubitwa.

Uwo mwami ni Imana, umwana wapfuye ni Yesu umubu wariye ni icyaha cyamwiciye ku musalaba ariko icyiza mu rubavu rw’uwo mwana havuyemo umuti wica imibu(ibyaha) amaraso y’umwana we, ariko abatazemera izo mbabazi hari ubuhiri bwita umuriro w’ iteka. Hungira muri Kristo Yesu we kuzarimbuka.

Ahantu hamwe inzu ya etage yarahiye umugabo areba uko ari bukize abana n’ umugore biramugora ahita yigira urutindo abana n’ umugore bamunyuraho barambuka ariko umuriro umuzamukiramo akavuga ngo nindekura umugore n’ abana barapfa bose bambutse abwira umugore ngo uzanderere mpfuye ku bwanyu ahita apfa. Yesu yakoze ibishoboka byose ngo wowe ntuzarimbuke ariko uzapfa uzize kutemera imbabazi.Retour ligne manuel
Nkwifurije kwakira imbabazi no kwezwa kuko utejejwe wese atazareba umwami Imana!

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana.

“Iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka atuma n’abanzi be buzura na we”-Imigani 16:7

Ese umuntu w’ Imana ukijjwe agira abanzi? Yego kuko Dawidi yavuze ngo abanzi banjye barangana n’ umusatsi wo ku mutwe, Yesu yaravuze ngo bazabanga kandi umugaragu ntaruta shebuja kandi umwanzi w’ umuntu azaba uwo mu nzu ye (Matayo 10:36).

Ubundi abanzi tugira ni abadayimoni na Satani ariko hari abahisemo kuba ibikoresho bibi bya Satani nk’uko umuntu akoreshwa n’ Imana niko n’abakorera satani nabo bahari. Yesu arangije aduha itegeko ryo gukunda umwanzi. Ati: “Nasonza umugaburire kandi umuhe icyo anywa kandi nutababarira na so wo mu ijuru ntazakubabarira”.
Ikibazo si abakwanga, bakubeshyera, bagukorera ibibi ahubwo wowe imigenzereze yawe inezeza Uwiteka? Ibi bisobanuye uburyo wifata muri icyo kigeragezo. Imana niyemera inzira zawe bazagutera baciye mu nzira imwe bahunge baciye mu nzira zirindwi (Gutegeka kwa kabiri 28:7).

Abantu benshi iyo bamenye ko bafite umwanzi aho kugira ngo bikomeze ku Mana ibe mu ruhande rwabo (Abaroma 8:31), bahita bashaka ibihome byo kwikingira, bagashaka uko bakwirwanaho ariko ugasanga nabo bagiye mu bwanzi.

Yesu ati: “Utubabarire ibyaha nk’uko natwe tubabarira (Matayo 6:14). Niba wifuza
kubabarirwa babarira, iri ni itegeko ry’ Imana, kugirango imigenzereze yawe
inezeze Imana.

Petero yabajije Yesu ngo umuntu nacumura nzamubabarire ngeze kangane, Yesu avuga 7X70= 490 kandi buri munsi (hari uwaba yaragukoreye ibyaha 490 buri munsi?) Ariko bibaye byarabayeho saba umutima wo kubabarira ubifashijwemo n’ Imana. Kugirango inzira zawe zinezeze Imana, umwanzi nasonza umugaburire kandi wirinde ikibi cye kukunesha ahubwo unesheshe ikibi icyiza (Abaroma 12:21).

Abantu benshi iyo dusenga turega abandi ibyo badukoreye ariko tutitaye ku makosa yacu. Reka Imana ibanze ikwishimire hanyuma izakuzuza n’ abanzi bawe. Dusenga ngo Mana rwanya abandwanya, ibyo bankoreye ubibasubize ku mutwe, ubereke ko nsenga ayo masengesho ntiyitaho cyane. Ururimi rw’ abantu b’ Imana rukwiye guhesha abandi imigisha (Yeremiya 15:19). Imana yabwiye Salomo ngo kubera ko utansabye ko abanzi bawe bapfa n’ ibindi ndabiguhaye. Iyo niyo nzira izakuzurizamo n’ abanzi bawe, ni inzira yo kubabarira.

Yesu niwe rugero rwo kubabarira. Ari ku musaraba yaravuze ngo ubababarire kuko
batazi icyo bakora. Stefano apfa nawe yasenze atyo kandi bari kumutera amabuye.
Stefano ntiyarebye ko ari bene wabo bayamuteye. Twe turavuga ngo bakankorera
ibi ari bene data dusengana? Umwanzi wa mbere azaba uwo nyine kuko Yesu
yaravuze ngo uwo duhuriza amaboko ku mbere niwe mugambanyi.

Paulo mu bintu byamubabaje ni akaga yatewe na bene wabo b’ibinyoma, ikigeragezo
kiraryana ariko igisunitswe na bene so kirababaza cyane, Isaka yanejeje Imana imwuzuza n’abanzi be (Itangiriro 26:12-28) arabiba asarura ibiruta ibyo abanzi inshuro 100 ariko uzajye ureba icyo baguhora (1 Petro3:13-14). Ntuzahorwe kuba umwicanyi, cyangwa ikibi cyose, cyagwa kazitereyemo ariko umuntu nazira kubaha Imana, ye gukorwa n’ isoni.

Nunezeza Uwiteka bazakugarukira Imana izabahata kuza kwikubita imbere yawe (Ibyahishuwe 3:9; 2 Ngoma 17:10). Asa yanejeje uwiteka amwuzuza n’ abanzi. Hari inzira yo kwanga abatwanga twibwira ko itunezeza ikazatugeza mu rupfu (Imigani 14:12), ariko Imana itwishimiye izatwuzuza n’ abanzi nka Yosefu (Itangiriro45:5) Danieli avuye mu ntare abanzi bose baramupfukamiye basenga n’ Imana ye (Daniel 6:1-28) birasaba ikiguzi ariko gitanze Yesu ngo bakwambuye umwitero ubahe n’ umutamana, n’ubwo bigoye tubikore tuzagira imigisha kuko ariko kuri kw’ ijambo ry’ Imana.

Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza umugisha w’
Imana.

Hauteur: Abefeso 2:4-6

Largeur: Yohana 3:16

Longeur: Abefeso 3:14, Yeremiya 31:3

Profondeur: Abafiripi 2:6-8, 1 Timoteyo 3:16

Paulo yaradusengeye ngo tumenye urukundo rw’ Imana mu mpande enye:
Abefeso3 :14-18 “Muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’ abera bose ubagari n’ uburebure
bw’ umurambararo, n’ uburebure bw’ igihagarararo n’ uburebure
bw’ ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’ urukundo rwa Kristo
ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’ Imana”.

Hari imirimo irindwi Yesu yakoze ku musalaba igaragaza
urukundo rw’ Imana :

 

Yadukuyeho ibyaha
byose

Abaroma 3 :25,
Yohana 1 :29

Yadukuyeho urubanza

Abaroma
8 :1-2, Yohana 5 :20

Yaduhuje n’ Imana

2 Abakorinto
5 :19, 1 Abakorinto 2 :5

Yanesheje Satani

Abakorosayi
2 :14-15 Luka 10 :19, Ibyahishuwe 12 :11

Yatwaye indwara n’
ubumuga

Zaburi
103 :3-5 Matayo 8 :17

Yadukuyeho imivumo

Abagalatiya
3 :13, Yohana 8 :36

Yatuneshereje
urupfu

Abaheburayo
2 : 14-15

 Ibi byose Imana idusezeranya bizakubaho ari uko uri muri Kristo
Yesu kuko hanze ya Kristo Satani aba agufiteho ububasha ariko uri muri Kristo
uzabona uburenganzira bwose kandi ibyiza byose Imana iteganyiriza
abayubaha uzabihabwa muri Kristo Yesu.

Saba Imana guhishurirwa urukundo rwayo. Ntiwakunda Imana utamenye
urukundo rwayo rwatumye itanga Yesu kandi nuhishurirwa urukundo rw’ Imana
uzarushaho gukora ibyo ishaka.

Itegeko dufite ni ugukundisha Imana umutima wose, n’ ubwenge
bwose, hamwe n’ imbaraga zose, niba udakunda Imana muri ubwo buryo bwose saba
Imana ibigufashemo kuko niyo itanga gukora ibyo ishaka.

Icyo ukunda kuruta uko ukunda Imana ni ikigirwamana. Imura
ibyakubujije gukunda Imana ukundishe Uwiteka umutima wawe wose uzagira amahoro
yose, amen !

Pastore Desire Habyarimana

“Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka”- (1Timoteyo 2:8)

Ese abagabo bavugwa aha ni bantu ki? Ni abizera bose ko Kristo ari Umukiza baba
babaye abagabo bo guhamya ibya Kristo (Ibyakozwe n’ Intumwa 1:8). Muri iyi
nyigisho turareba uko abagabo bakwiye gusenga bafite amaboko yera atanduye.

Murabizi ko ibyiza byose abantu bakora cyangwa ibibi bikorwa n’ ibiganza (amaboko) niyo mpamvu ibiganza by’ abantu b’ Imana bikwiye kwera; ibi bivuze ko hari
ibyanduye. Ubusanzwe umutima uratekereza ariko amaboko niyo ashyira mu bikorwa
ibyo umutima utekereje. Ibiganza bishobora gukora ibibi cyangwa ibyiza, bitewe
n’ubikora.

Ibiganza byinshi bifite ibyaha, bitanga cyangwa bikakira ruswa, bikora ibiteye isoni,
ibindi birica (gukuramo inda), ibindi ntibigira ubuntu ntibifasha imfubyi n’ abapfakazi, ibyinshi nta mugisha bifite. Ibiganza byera iyo ubirambuye uramya Imana iranezerwa kuko birera kandi nta mugayo biba bifite.

Ibiganza byera biba bimeze bite?

1.Mariko 16:15-18: Bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire, bazirukana abadaimoni; ibiganza by’abantu b’ Imana bikwiye kuba ari farumasi y’ imiti ikiza uwo ubiramburiyeho agakira arwaye, aramutse afite abadaimoni bakamuvamo. Impamvu mu nsengero nyinshi hatagikirira indwara ni uko hakennye ibiganza byera. Niba hari urwaye natumeho abakuru b’ itorero bamuramburireho ibiganza byera yizeye
azakira (Yakobo 5:14).

2.Ibiganza byera bizana umugisha.

Urugero, Eliya yageze I Zarefati umupfakazi afite agafu gake ari burye agapfa ariko Elia ahageze amuhesha umugisha ifu ntiyongera
kubura bisobanuye ko mu biganza bya Elia harimo ifu n’ amavuta. Tuboneka
nk’abakene ariko dutungishije benshi, Yesu yatubuje imigati ibiganza bye
abantu barahaga.

3. Ibyo biganza biratanga.

Gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Ibiganza byera bifasha abakene, bitanga 1/10 n’ amaturo, iyo ufite ibibazo biraguha kuko inzira y’ umugisha ari ugutanga gusa. Gutanga ni kamere y’ Imana guhabwa ni kamere y’ abantu kuko Imana yakunze abari mu isi byayiteye gutanga umwana wayo (Yohana3:16).

Yesu yigishije abantu ku gutanga ngo ugusabye umuhe kandi ntukaguranire guhabwa
inyungu. Abantu ntibazi gutanga n’iyo batanze batanga ibitagize icyo bimaze
ariko ikitanyeganyeje umutima wawe n’uw’ Imana ntikiwunyeganyeza. Aburahamu
yatanze Isaka bitungura Imana, iramubwira iti: “Kuko ukoze icyo nanjye nzaguha
umugisha….Ntukwiye gutambira Uwiteka igitambo kitagira agaciro (1 Ngoma 21:21).

Ibyo dutanze Imana irabitugarurira (duhabwa umugisha) kuko Isaka ntabwo yapfuye
Imana yari yateguye intama yo kumucungura nawe humura igihe cyose uzitanga
ugakorera Imana uzabigororerwa ariko nudatanga ntacyo uzanga warungutse.

Hari ikintu umuntu akora agakora ku mutima w’ Imana. Abagiye bitanga bose bagize
umugisha kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza (Abaheburayo 6:10).

Yesu nawe yaritanze Imana imushyira hejuru cyane imuha izina riruta andi (Abafiripi
2:6-10). Ku bwo kwitanga no gutanga ibyawe mu bwami bw’Imana uzahindurirwa
izina ntube ukiri umukene ahubwo ube umukire mu mwuka no mu buzima busanzwe.
Kandi indimi nyinshi zizahamya ibyo Imana yagukoreye kugirango Data wa twese
ahimbazwe

Ibiganza byera birarwana intambara yo gukiranuka. Abefeso 6:10-19 havugango dutware intwaro zose kandi inkota n’ ingabo byose bitwarwa n’ ibiganza ku bwa Kristo
bigatsinda, intwari za Dawidi zararwanaga umwe agatsinda abantu 1000 wowe ufite
abadaimoni bangahe baguhiga? Ni uko udafite intwaro niyo mpamvu utsindwa.
Yosuwa yahagaritse izuba kuri Gibeoni amaboko ye abanza kurwanira Isirayeri. Nawe
rwanira ibyawe ufite ibiganza byera uzatsinda reka abantu bakubonye bakubonemo
Imana kuko ufite ibiganza byera, amen!

Pastor Desire HABYARIMANA

Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.Nuko Marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’ Umwami burarabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi… arababwira ati: “Mwitinya dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’ umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose. Kuko uyu munsi umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba, Kristo Umwami (Luka 2:8).

Ntabwo kwizihiza Noheli bikwiye kuba ibyo kwambara no kurya gusa, dukwiye kubikora tunatekereza ko Yesu yagaruka atunguranye. Nk’uko yavutse akamenywa n’ abantu bake, niko n’ ubu ashobora kugaruka abantu ntibabimenye.

Ubwiza bw’ Imana ntibwaje ku rusengero i Yerusalemu, ku mutambyi mukuru cyangwa kuri Herode. Birashoboka ko Yesu yagaruka akajyana abari maso kandi bigaragara ko ubu abantu benshi basinziriye. Ni abantu bake bategereje ko Yesu azagaruka; ahubwo icyo bategereje ni imigisha bifuza kuzabona. Byaba byiza abantu babonye imigisha kandi bari maso.

Abungeri nibo bahawe ubutumwa bwa mbere ko Yesu yavutse, umutambyi ntiyabimenye, Herode ntiyabimenye. Kuki abungeri ari bo babuhawe?

1.Ni uko bahora bari maso igihe abandi basinziriye.
Tube maso torero dusenge ntitujye mu moshya ya Satani. Yesu ari hafi n’ubwo abantu barangaye. Ibyo ukora byose ubikore uri maso utegereje ko impanda ishobora kuvuga.

2. Aba bungeri bari abantu bumvira kuko Malayika yababwiye ati: “Ubu nonaha haguruka!” Nabo barumvira ntibategereza ko bucya. Natwe twumvire ijambo ry’ Imana, dukizwe ubu nonaha, dukorere Imana, twezwe bikiri ubu nonaha kuko nutegereza ikindi gihe umunsi ugiye
ntugaruka.

3.Bari bafite kwizera.
Ni gute wakwizera ko Umwami w’ abami yavukiye mu muvure w’ inka? Abo bungeri ntibakoresheje ubwenge bwabo bizeye ko ari ukuri ko ari Umwami w’ abami, n’ubwo basanze yavukiye mu kiraro. Ubu abantu benshi bakoresha ubwenge bw’ umubiri mu byo kwizera ariko Yesu yadukirishije ubupfu bw’ ibibwirizwa.

Iby’ Imana ubishyize mu bwenge byakugora. Urugero: Ubwenge bw’ isi ntibwemera ko Sida, kanseri, diabete, n’ izindi nk’izo zibasha gukira ariko mu kwizera indwara zirakira.

Abo bungeri bizeye umukiza kandi koko nta wundi agakiza kabonerwamo atari Yesu Kristo.

4.Bagarutse bashima Imana banezerewe.
Iyo wumviye Imana umutima wawe uranezerwa cyane. Baratekerezaga bati: “Kuki
ari twe twagiriwe ubuntu bwo kumenya iyi nkuru kandi turi abantu baciye bugufi?”
Ese ubugingo bwacu bunezererwa agakiza k’ Imana? Ko twabohowe tugakurwaho
urubanza rwose? Umuririmbyi yaravuze ati: “Njye ndi umukristo icyo ni ikintu
gihumuriza umutima wanjye” (indirimbo 108 mu ndirimbo zo gushimisha Imana).

Hari abantu bari mu gakiza katabanejeje kandi bitwa abarokore. Imitima yabo ihora ibabaye ntibaha agaciro icyo Yesu yakoze ku musaraba ngo bakizwe. Igihe kimwe Dawidi yasabye Imana imbabazi avuga ati: “Mana ungarurire umunezero w’ agakiza”.

Igituma abantu batanezerwa agakiza ni uko gukunda isi kukiri mu mitima yabo. Ntidukwiye kumvira Satani kuko agakiza ari keza. Mu bibazo byose ducamo hari igisubizo: “Ni Yesu”, bityo nawe ujye uhora umwumvira.

Nitwubaha Imana izatugira umutwe ntizatugira umurizo kandi imigisha yose yo mu Mana tuzayibona ku bw’ amaraso ya Kristo Yesu, Amen.

Gutegeka kwa Kabiri 28:1-14

Pastor Desire Habyarimana

“Muzi ko n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, atari benshi babashije kumenya ko yavutse? Icyakora hari bamwe babimenye” (Luka 2:25-35)

Icyo gihe hari hashize imyaka 400 nta jwi ry’ Imana ryumvikana. Ijambo ry’ Imana ryari ryarabaye ingume, nta n’ubuhanuzi. Abisirayeli bari basinziriye cyane, bari mu byaha bitandukanye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo hari hakiri abantu bakiranuka.

N’ubwo abatambyi b’icyo gihe nabo bari barasubiye inyuma Imana ihamiriza Simeyoni ko:

1. Yari umukiranutsi: Icyo dupfana n’ Imana ni uko dukiranuka. Hahirwa abafite inzara n’ inyota byo gukiranuka kuko aribo bazahazwa. Gukiranuka ntabwo bikomeye, Uwiteka umucamanza iyo atubonyeho amaraso y’ umwana wayo ntaducira urubanza rubi atwita abakiranutsi. Kandi Ibyahishuwe 12:11 havuga ko tuneshesha amaraso y’ Umwana w’ intama no guhamya kwacu.

2.Yaritondaga: Iyi nzira turimo iradusaba ubushishozi kuko utitonze yakunanira. Bara abantu bamaze kugwa kuva aho wakirijwe! Natwe biradusaba kwitonda kuko duhetse ibyera by’ Imana. Hari igihe ureba abantu uko bitwara ukibaza niba bagira Imana muri bo! Ni byiza kwitonda kuko hari abananiwe kwitonda harimo amakorari agezweho, abahanzi ku giti cyabo, abavugabutumwa bagezweho, abanyempano bakomeye ariko ubu ntiwabashaka ngo ubabone bazize kutitonda. Nuko rero uhagaze yirinde atagwa kuko uwambara imyambaro y’ urugamba ajya kurwana ntakwiye kwirata nk’uwiyambura atabarutse.

3.Yari ategereje ihumure ry’ Abisirayeli. Ese wowe utegereje iki? Abantu bamwe icyo bategereje ni uko amasezerano yabo asohora. Ni byiza ariko dukwiye kuba dutegereje guhembuka kw’ itorero rikagira ubumwe nk’ubwo mu gihe cy’ intumwa. Ihumure riruta ayandi ni ukuzabona Yesu agarutse kuko imiruho n’ imihati izaba ishize.

4. Umwuka wera yari ari muri we: Mfite akabazo k’ amatsiko: Ugira Umwuka wera muri wowe? Uru rugendo rwakugora utagira Umwuka wera kuko Yesu yavuze ko icyagira umumaro ari uko agenda nyuma Umwuka akaza akatwigisha byose, akatwigisha gukiranuka, ni nawe udusengera akatunihira iminiho.

5.Yari yarabwiwe n’ Umwuka ko atazapfa atarabona Mesiya: Simeyoni yari abitse amazerano y’ Imana. Hari abantu benshi batumva ijwi ry’ Imana, batazi n’uko Imana ivuga. Kandi Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye zikamukurikira (Yohana 10:10).

6. Ajyanwa n’ Umwuka mu rusengero: Abaroma 8:14 Havuga ko abayoborwa n’ Umwuka aribo bana b’ Imana. Hari abantu bafite Umwuka wera ariko batemerera Umwuka wera kubayobora. Ni byiza kumwumvira akakuyobora mu kuri kose.

7. Akikiye Yesu yumva ibintu birahindutse ajya mu Mwuka udasanzwe atangira guhanura: Ese twe iyo tuvuze tuba duhanura cyangwa dupfa kwivugira gusa? Biblia itubwira ko dukwiye kuvuga ijambo rikwiye gukuza uryumvise, kandi nitumenya kuvana ibishimwa mu bigawa tuzaba nk’ akanwa k’ Imana (Yeremiya 15:19).

8. Ashima Imana imweretse amasezerano: Avuga ati noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’ uko wabivuze, kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe ako witeguye kera kuba umucyo uvira amahanga.

Niba ubitse amasezerano y’ Imana humura uzayabona kandi azasohora, gumya uyategereze kandi ukiranuka gusa ibindi Imana izabikora neza kuko irinda ijambo ryayo ikazarisohoza (Yeremiya 1:12). Nkwifurije umwaka mushya muhire ukora imirimo yo gukiranuka wubaha Imana nk’uko wabyiyemeje. Imana izakurinde gusubira inyuma uzagire imigisha yose iva mu kubaha Imana, amen.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana. Mbifurije umwaka mushya muhire.

“Umugezi w’amazi utemba uva mu rusengero” (Ezekiyeri 47:1-12)

Amazini ijambo ry’ Imana, urusengero ni umutima w’ umuntu iburasirazuba ni Yesu kuko niwe zuba ryo gukiranuka kwacu.

Umwuka niwe ugera uko ijambo rikurira mu mutima w’ umuntu. Tugomba gukura kugeza ubwo tuzaba umugende ujyana amazi aho akenewe.

Amazi agera mu bugombambari ni umuntu ufite ijambo rike muri we. Haramutse havuye izuba ryinshi (ibigeragezo) aya mazi arakama. Kandi ibihe birasimburana ntabwo umuntu ahora mu bihe byiza gusa ariko uwageragejwe afite ijambo ry’Imana
abyitwaramo neza.

Hari ubwo izuba ry’ ubukene, ubukire, gusuzugurwa, kubahwa, gushomera, akazi kenshi, urugo rugoye, iyo izuba rivuye igihe kirekire amazi arakama iyo umuntu akiri
umwana mu gakiza ibigerazo bikamara igihe kirekire kenshi aragwa (Abefeso
4:14).

Yesu yaciye umugani w’ imbuto zagiye ku kara zibuze aho zishinga imizi ziruma avuga ko ari abantu iyo bagize ibigeragezo bahorwa ijambo ry’ Imana kuko badakomeye mu gakiza baragwa (Matayo 13:5-20); ikindi gishobora kumugusha ni ukugira imigisha ataramenya uko ayifatamo kuko Imana yabwiye Abisirayeri iti: “Nimugera mu gihugu cy’ amasezerano mukarya mukabyibuha ntimuzibagirwe Imana uko yabatungiye mu butayu (Gutegeka kwa kabiri 8).

Amazi agera mu mavi nayo ntahagije kandi ayo ntiyatuma ujya imbere cyangwa ngo
usubire inyuma ayo mazi akubera umutego. Yesu yaravuze ngo hahirwa uwo ibyanjye
bitazagusha burya ibya Yesu utabigiyemo wese bikubera umutego kuko uba utabyumva neza kandi wumva utanabivamo. Iby’ Imana utabyinjiyemo neza uzahura
n’ ibikugusha.

Amazi agera mu rukenyerero nayo aba akiri make ukibasha kwiyobora kandi abayoborwa n’ Umwuka w’ Imana bose nibo bana b’ Imana (Abaroma 8:14) uko bagera mikono igihumbi niko amazi yiyongera. Burya hari ubwo tuva mu kigeragezo ukavamo uteye indi ntambwe yo kwizera wakuze mu gakiza niyo mpamvu udakwiye kwinubira ibigeragezo bidukuza mu kwizera. Kugeza igihe bazakwanga wowe ukabakunda, bakaguhemukira wowe ukabagirira neza kuko wakuze mu mwuka. Hari abantu baje mu nzu y’ Imana ariko ntibigera bakura. Bahora bashaka kuvanga isi n’ agakiza. Iyo ubivanze bibyara umuntu utari umupagani ariko utari
n’ umukristo.

Kugeza ubwo wabaye umugezi wambukwa n’uwoga: Umwuka arondora byose ariko we ntawumurondora. Birababaje iyo urondowe n’ umupagani ukumva arakubajije ngo ese namwe iyo myenda murayambara, ibyo namwe murabivuga, ese ibi namwe murabyemerewe kandi iyo bakubaza batyo ni uko baba bazi umurokore uko yifata iyo wabirenzeho rero ubabera urugero rubi, nibo Yesu yavuze ngo bananiwe kwinjira babuza n’abashaka kwinjira.

Aya mazi kuko ari menshi ari umugezi munini n’ ubwo izuba ryava gute inyanja nini ntiyakama; ubare izuba rimaze kuva, kuva igihe isi yabereyeho ariko inyanja nini ntizikama niko n’ umurokore winjiye neza mu Mana n’ubwo ibigereza byaza bite ntava kuri Yesu.

Uwo mugezi wamanukiye mu Nyanja ipfuye ikirimo cyose gipfuye kirakira. Imana irashaka ko dutembera mu Nyanja zipfuye mu isi y’umwijima kuko na Yesu umurimo yawutangiriye I Galiraya y’ abapagani mu gihugu gicuze umwijima, natwe Yesu arashaka kudutuma; ku nkombe z’iyi Nyanja hamera ibiti byera imbuto (Yeremiya 17:7-8). Uruzi rutangira ari ruto rukagenda rukura niko itorero rikura niko umuntu agenda agira ububyutse.

Tube amasoko meza ba Daniel babaye amasoko meza mu bwoko bwabo, ba Yosefu babaye amasoko meza bakiza Egiputa ba Esther bakijije igihugu kuko bari amasoko meza. Wowe iyo Malaika aje kureba asanga umugezi umeze ute cyangwa ubutayu bwamize amasoko? Imana iguhe umugisha ko ugiye gushaka ibihe byo guhembuka, amen!

Pastor Desire [email protected]

Ku munsi w’ amahirwe wishime, ku munsi w’ amakuba utekereze kuko Imana yabibangikanije byombi, ikabibangikanya kugirango utazamenya ibizaba nyuma.

Ikintu cyose gifite igihe cyaco. Umubwiriza 3:1

Itegereze umurimo w’ Imana ninde Wabasha kugorora icyo yagoretse? Umubwiriza 7:13-14

Abantu benshi babona ibihe bibasimburanaho ariko ntibazi kureba igihe ngo bakimenye. Yesu yaravuze ngo: “Iyo mubonye umutini utoshye mumenya ko imvura iri hafi ariko ntimuzi kumenya igihe cy’ umwana w’ umuntu”.

Umubwiriza ati: “Buri kintu kigira igihe cyacyo: Kurya gusonza, kubahwa gusuzugurwa, kubyara gupfusha, gukena gukira, kubyiruka gusaza, amahoro ibibazo, ibihe bihora bisimburana kandi ikibazo si ibihe ikibazo ni uko witwara mu bihe.

Umubwiriza atanga inama ati: “Wibuke umuremyi wawe iminsi myiza ikiriho, igihe ukiri muto ukigezweho, igihe wubashywe, igihe ibintu nawe ubona ko bigenda neza nicyo gihe cyo kubaha Imana kuko hari igihe iminsi izaba itakunejeje ibyo bihe bibaho.
Koresha umwanya wawe neza ukiwufite wagure ubwami bw’ Imana ugire n’ imirimo
uzibutsa Imana kuko utapfushije umwanya ubusa kandi ibyo bihe byiza ntuzabihoramo.

Itegereze umurimo w’ Imana; ninde wabasha kugorora icyo yagoretse? Imana ishobora kubigoreka ugasonza abandi bariye, ugakena abandi bakize, ugashomera abandi bakora ukavugwa nabi abandi bubashywe ntawagorora ibyo yagoretse. Ikibazo ni uko ibigoreka twe tukishyiramo abantu ngo ntibagize batya, sibo ahubwo ni Imana
yemeye ko ibyo bihe bikugeraho none wahindura iki? Yosefu yabwiye uwo yarotoreye inzozi ngo nugera mu bwami uzanyibuke agezeyo kuko ibye bitari byagororoka aramwibagirwa (Itangiriro 40); nta wakwibuka Imana itakwibutse iyo ikinze nta wakingura ikinguye nta wakinga. Yosefu yaje kuba umukire ibye Imana yabihaye umurongo yaje kubwira bene se ngo ku bwanyu mwashatse kungirira nabi ariko Imana yarabihinduye biba byiza kugira ngo ikize abantu benshi be gupfa (Itangiriro 50:20).

Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza (Abaroma 8:28), wowe ukurikiye iyi nyigisho ibyawe ikaba ikibigoretse ihangane uyibaze icyo ishaka kukubwira (Yesaya 30:20-21). Iyo ikugaburiye ibiryo by’ amakuba n’amazi y’ agahimano iba ikwigisha kandi abigisha bawe ntuzongera kubahishwa ahubwo uzahora wumva ijwi rikubwira ngo iyi nzira we kuyinyuramo. Imana yashatse kukwigisha yakwigishiriza ku wo wari wiringiye, umugabo wawe, abana bawe ku mukoresha wawe, kuri mwene so utari uzi ko byaturukaho, ku butunzi bwawe yewe no ku mubiri wawe naho wahigishirizwa; wowe gusa saba Imana kumenya impamvu uri guca muri ibyo bihe kuko Yobu yaravuze ngo: “Iyi inzira ndi kunyuramo nirangiza kungerageza nzavamo meze nka Zahabu”.

Dawidi yari azi inzira z’ Imana yigishirizamo abantu rimwe ahunze umuhungu Abusalomu yamwigometseho, uwitwa Shimeyi yaramututse abamurinda bati mwami reka tumwice arababwira ati mumureke kuko Imana ishobora kuba yabyemeye, kuko n’ umuhungu nibyariye arampindutse.

Kandi Imana izareba amarira yanjye ingarure mu murwa. Kandi koko Imana yarebye
gukiranuka kwe iramugarura. Wowe witwaye gute mu gihe uri gucamo? Pawulo yari
yarigishijwe yavuze ngo nigishijwe kuba muri byinshi no muri bike muri byose
nshobozwa na Kristo umpa imbaraga. Abantu batangajwe n’ ukuntu abigishwa bari
guhamya ariko ngo bibutse ko bagendanye na Yesu baravuga ngo mubihorere kuko
yigisha neza ariko ibihe banyuzemo baravuga ngo nkatwe tuzahabwa iki? Nyuma y’ ibyo ubona ibihe bizahinduka neza ugubwe neza Imana ibyo igambirira ni byiza si bibi
izakurema umutima w’ ibyo uzabona nyuma (Yeremiya 29:11) Ihanganire igihe.

Imana yarabibangikanije niba uri kurira ihangane kurira kwararira umuntu nijoro ariko
mu gitondo impundu zikavuga (Zaburi 30:5)

Niba ufite ibyishimo ushimire Imana, utekereze aho Imana yagukuye kuko birabangikanye nta wumenya ibizaza nyuma.

Nyuma y’ ubutayu hari Kanani ushobora kuba ukurikiye iyi nyigisho ukiri mu butayu
wemere ubugendanemo n’ Imana, kandi niba uri Kanani koresha igihe cyawe neza.
Ariko ndabwira abakiri mu butayu ko Kanani iri hafi Imana iragukunda
ntiyaguhamagariye kugwa mu butayu. Wowe gusa wirinde kuyivovotera.

Abantu baheranywe n’amaganya ku bw’ibyo Imana yagoramitse; yewe ntuzabigorora nta cyo wahinduraho ahubwo yishakeho ubucuti ibindi ntacyo izina abakiranutsi n’ ubwo ibanza kubigisha ariko irabakunda iba irengera ubugingo bwabo kugira isi
itabutwara ariko nyuma yo kwigishwa byose bizana ibyawe kuko ibyo Data atunze
byose ni ibyawe.

Umuragwa iyo akiri umwana ategekwa n’ abaja n’ abagaragu kugeza igihe cyategetswe na se ariko igihe iyo kigeze aba ari nyir’ ibindi byose (Abagaratiya 4:1-3).

Abandi nabo baheranywe no guhaga no kugubwa neza ariko niba ufite ibihe byiza mu buryo bwose irinde kuko Imana yabibangikanije. Nta wumenya ibizamubaho hanyuma. Imana yabwiye Abisirayeri iti nimumara kurya mukabyibuha mukubaka amazu mukayabamo inka zikagwira ntimuzibagirwe Imana yabakuye muri Egiputa. Koko bagezeyo bagubwa neza ariko kuko ibintu bihinduka bamaze kwibagirwa batakaje igihugu imyaka 1800 yose baravuye ku ikarita y’ isi.

Ibyaha biri gukorwa ibidakoreshwa n’ amaganya biri gukoreshwa n’ umurengwe mwirinde Imana ni inyarukundo izabana natwe nituyumvira, amen!

Pastor Desire Habyarimana

“Yewe mwana w’ umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’ Imana yawe wicisha bugufi (Mika 6:8).

Kamere y’ Imana ni ukugira neza gusa nibyo tutasabye irabiduha nibyo twe tubona ko ari bibi agenda abihinduramo ibyiza. Ariko rero hamwe niyo neza y’ Imana yose
itugirira hari icyo idusaba:

1.Gukora ibyo gukiranuka:

Gukiranuka nibyo bikwiye kuranga abana b’ Imana kuko n’ uwo twiringiye ari umukiranutsi kandi Biblia idusaba kugira umutima nk’ uwari muri Kristo Yesu (Abafiripi 2:5). Dukwiye kwiga gukiranuka kuri gato na kanini kandi birashoboka ku bw’ amaraso
ya Kristo Yesu.

Hari abantu byananiye gukiranuka ariko n’ ubunyangamugayo barabubura. Biratangaje
kubona umuntu twita ko adakijijwe akora imirimo y’ ubunyangamugayo ariko abantu
bavuga ko bakijijwe bakora imirimo yo gukiranirwa; umubwiriza yaravuze ngo hari
ikintu gitangaje yabonye n’ abakiranutsi bakora imirimo yo gukiranirwa n’abakiranirwa bakora imirimo yo gukiranuka.

Umuntu w’ Imana wakiraniwe akwemeza ukuntu n’ Imana izi ko turi abantu agashaka
icyamushyigikira mu gukiranirwa ariko Imana idusabye gukiranuka. Nibitunanira (Abaheburayo 11) uzasanga abera benshi bakiranutse. Natwe twiyambure ibituremerera n’ icyaha gikunda kutwizingiraho vuba (Abaheburayo 12:1). Kandi hahirwa abafite imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana.

2. Gukunda kubabarira:

Birashoboka ko wahemukiwe ukananirwa kubabarira, saba Imana ngo ikubashishe kuko kubabarira ari itegeko. Imana irabidusabye ngo babarira n’ ubwo bataragusaba imbabazi; babarira kuko Yesu yavuze ngo: “Nimutababarira abantu ibyaha byabo na so wo mu ijuru nawe ntazababarira”. Yesu arongera ati: “Umuntu nagucumuraho
umubabarire inshuro mirongo irindwi karindwi (7X70= 490) kandi n’ ubwo byaba
buri munsi utegetswe kumubabarira burya iyo utababariye uba ubohanye n’ uwo
utababariye. Ntushobora gutera imbere utarababarira ariko iyo ubabariye uba
ubohotse; nawe Imana yazakora ku mutima we akazaza akihana. Cyakora iyo
ubabariwe utasabye imbabazi birakugora kuzizera niba hari uwo wahemukiye ukaba
utamusaba imbabazi. Ikiranure nawe, bitari ibyo uzahorana urubanza mu mutima
wawe.

Dawidi yashoboye kubabarira Sauli na Yesu yababariye abamwicaga ati: “Data, bababarire kuko batazi icyo bakora”.

3.Kugendana n’ Imana:

Kugendana n’ Imana bifite ibyiza byinshi kuko iri mu ruhande rwawe umubisha ntawe (Abaroma 8:31) kandi kuko ukuboko kwayo gukomeye kwagabanyije inyanja itukura babona ibyiza byo kugendana nayo. Umutekano, ubuzima, imibereho, amahoro utahabwa n’amafaranga uzabihabwa n’ ukuboko kwiza kw’ Imana.

4.Wicisha bugufi: (1 Petero 5:5-6)

Twese dukenyere kwicisha bugufi kuko Imana irwanya abibone ariko abicisha bugufi
Imana ikabahera ubuntu. Kwicisha bugufi bibanziriza gushyirwa hejuru ariko
kwishyira hejuru bibanziriza kugwa. Nebukandineza yishyize hejuru Imana
imwohereza kurisha imyaka 7 aciye bugufi Imana imugarura mu bantu.

Abaciye bugufi bose Imana yabashyize hejuru. Danieli, Esiteri, Yosefu na Yesu nyuma yo kwicisha bugufi Imana yamushyize hejuru cyane.

N’ ubwo dufite byinshi tuyisaba nitwemera ibyo idushakaho tuzagira umugisha
utangaje mu mibereho yo kugendana n’ Imana kuko kuyiringira biruta kwiringira
abakomeye bo mu isi, amen!

Pastor Desire HABYARIMANA

“Nahawe
ubutware bwose mw’ ijuru no mu isi” (Matayo 28:18)

Abahanuzi bose
beretswe Yesu mbere y’ uko avuka bose bavuga ubutware bwe ariko bigeze kuri
Yesaya (9:5-6), aravuga ngo duhawe umwana w’ umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu
bye, azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho,
umwami w’ amahoro….

Umuhanuzi wa
nyuma Yohana we yaravuze ngo njye sinkwiye no gupfundura udushumi tw’ inkweto
ze; agiye kuvuka Imana yabyeretse abanyabwenge bava ku mpera y’isi baza gushaka
aho yavukiye. Umunsi inyenyeri zacu zatse, abami bazava ku mpera y’isi
badushaka.

Yesu yahawe ubutware bwose:

1.Mu Butabire (Chimie):
Yahinduye amazi divayi kandi Yesu yigeze gutanga inyigisho kuri divayi ko nta wafata
vino nshya ngo ayishyire mu bibindi bishaje, yasobanuye ko byameneka akayihomba.
Ibyo bibindi bishake ni imitima ya kamere itarahinduka. Niba ushaka kuzura
imbaraga z’ Imana, hinduka mushya. Ibihe tugiye kwinjiramo si buri wese uzapfa
kubihagararamo niba tudahindutse ngo twuzure imbaraga z’ Imana. Benshi
biyitirira ububyutse buzaza ariko hari abantu Imana iri gutegura bazabukoramo
umurimo abo bahinduka bashya uko bukeye.

2.Mu binyabuzima
(Biologie): Yesu yavutse bidasabye guhura k’ umugabo n’umugore. Maria yabwiwe
ngo Umwuka w’ Imana azagukingiriza niyo mpamvu umwana azavuka azitwa umwana w’
ishobora byose. N’ ubu abana baravuka. Iyo ikubwiye ngo ngukoreye igitangaza
utangira kuvuga ngo nta mugabo, nta nzira ndeba, sinize menshi, ndi impfubyi,
nta bakomeye tuziranye, nta bushobozi bw’ amafaranga mfite ariko nemera ko
Imana ishobora kurema ikintu igikuye mu busa kikabaho; n’ imibereho yawe
izayirema ubeho ku bw’ izina rye ryera.

3. Mu bugenge (Phyisique):
Yahinduye icyo bita la loi de la pesenteur kuko yarazamutse aragenda agumayo
kandi iyo utereye ikintu hejuru kiragaruka. Kuva icyo gihe inzira ni nyabagendwa,
tuzajya mu ijuru (Abafiripi 3:20-21) twebweho iwacu ni mu ijuru kandi impanda
izavuga abera bazamuke, kandi itorero rizava mu isi ntabwo rizatangirwa na
pesenteur.

4.Mu bukungu (Economie):
Yagaburiye abantu barenga ibihumbi 5000 ifi 2 n’ imigati 5 aba akemuye
ikibazo cy’ ubwiyongere bw’a baturage kandi mu nyigisho ze yari yarigishije ngo
ntimukiganyire ngo tuzarya iki tuzambara iki? Kuko so wo mu ijuru azi ibyo
mukena byose. Yashatse kukugaburira ntabura inzira anyuramo, erega ntabwo
abantu benshi batunzwe n’ imishahara batunzwe n’ umugisha w’ Imana kuko bike
ubona Imana idashyizemo umugisha wayo wakumirwa ariko ubona ukwezi gushize
hagashimwa Imana.

5.Mu mateka (Histoire):
Niwe tangiriro kandi niwe uzasoza ni Alufa na Omega n’ ubwo wagize amateka
avangavanze humura niwe uhindura amateka.

6.Mu miyoborere
(Gouvernance) : Niwe Mwami w’ amahoro. Isi ishora amafaranga menshi ngo
izane amahoro ariko Yesu we afata ibyihebe nta mbunda akoresheje ku bw’ ijambo
rye gusa bagakizwa.

7. Mu iyobokamana
(Religion) : Nta wujya kwa Data atamujyanye niwe nzira n’ ukuri n’
ubugingo, kandi nta rindi zina twahawe munsi y’ ijuru ryo gukirizwamo uretse
irya Kristo Yesu.

Ubwo butware
yabuduhaye ngo tubukoreshe ariko ntabwo tuzi agaciro kabwo : Umusambi
umenye agaciro ufite muri Leta ya Uganda wahita ujya muri Hotel leta ikishyura
ariko kuko utazi agaciro bawuha wirira iminyorogota ukibera mu gishanga
ukanyurwa. Ingagi imenye agaciro tuyiha mu Rwanda n’ ibyo yinjiza uko bingana yahita
iva mu birunga hakonje ikaza kuba muri SERENA Hotel kandi leta yayishyurira
ariko kuko itazi agaciro kayo iba mu mbeho ikarya ibyatsi ikanyurwa. Igihe
tuzamenyera agaciro dufite muri Kristo Yesu, imibereho yacu izatangira
guhinduka kuko twamenye abo turi bo.

Iyo uvuze mu
izina rya Yesu uba uvuze kamere ya Yesu, imbaraga ze, ubutware bwe, kandi
yatwemereye gusinya PO (Par Ordre ya Yesu) abadayimoni barahunga, indwara
zirakira, ibirema birahaguruka, imigisha iraza. Iyo turangiza isengesho tuvuga
ngo mu izina rya Yesu twizera ko muri iryo zina bikoreka.

Ariko kugira ngo
ukoreshe ubwo butware ni uko ugira umutima nk’ uwari muri Kristo Yesu, bitari ibyo,
Satani azagusuzugurana izina rifite ubutware witirirwa niyo mpamvu dukora
ibyaha kandi twitwa abana b’ Imana ni uko Satani adutera akadutsinda kuko
tutahaye agaciro izina rya Yesu.

Hari umuntu
bahaye sheki y’ amafaranga menshi ariko atinya kwijira muri banki arayikenana,
irinda ita agaciro kuko yatinye kwinjira. Niko tumeze muri Kristo byose
birahari ariko Satani arabidusuzugurana kuko twishwe no kutamenya ubutware
bwacu.

Igitera umupolisi
guhagarika ikamyo ikamwumvira ni umwenda yahawe na leta n’ ubutware yahawe. Igihe
cyose atambaye ubwo butware akazihagarika zamugonga cyangwa bagatekereza ko ari
umusazi.

Yesu yaravuze
ngo mbahaye ubutware muzarya icyica ntikigire icyo kibatwara na hato kandi
muzakandagira inzoka, muramburire ibiganza ku barwayi bakire (Mariko 16:15-18).

Iyo urebye, aho
kugirango abe aritwe tugira ubutware ku byo Imana yaremye ahubwo nibyo
bidufiteho ubutware ariko siwo mugambi w’ Imana yari yaraturemeye gutegeka
byose.

Saba Imana
ubutware ku mafaranga, ku butunzi, ku nyanja, ku kirere; ni cyo kizatuma
tubitunga bitadutegeka ahubwo tubitegeka.

Abahawe ubwo
butware bwo mu mwuka bazimije umuriro waka, baziba iminwa y’ intare, bihanganiye
byose none abakristo b’ ubu bagushwa ni uko babavuze gusa.

Hari abandi bahawe
ubutware babukoresha nabi: Abayobozi b’amatorero, abagabo mu ngo zabo n’ abakoresha
batandukanye. Imana ikaguha ubutware ukabukoresha nabi ku bo uyoboye Imana
izabikubaza. Umuntu akaba afite ukuboko ko gusinya ariko impapuro zikamara
icyumweru imbere ye. Gerageza gukiranuka Imana izaguha umugisha.

Hari ababwigeze
nabo barabutakaza. Esawu yabugurishije ibishyimbo gusa, Samusoni yabusize
kwa Delila, Vashiti yasuzuguye umwami arabwamburwa, ntiyari azi ko
Esiteri yubaha ari kurerwa. Ubundi uwo mwanya urimo hari abawujyamo bakabikora
neza ukwiye kumenya ubuntu wagiriwe kugirango ube uri aho uri.

Ubundi Imana
iguhaye imigisha wayimaza iki, ko n’ iyo ufite bikugoye kuyikiranukamo? Tangira
wubahe Imana muri ibyo ufite, uzishimira ibindi byinshi bizaza. Ujye wibaza ngo
ibi mfite bimaze iki mu bwami bw’ ImanaImana iguhe umugisha ko usobanukiwe
ubutware ufite n’ icyo ugomba kubukoresha, amen!

Pastor Desire Habyarimana

Yohana 21 :1-9 Yesu yiyereka abigishwa ku Nyanja yitwa Tiberiya.

Theme: Yesu atwiyereke ukundi gushya.

Igihe Yesu yaratoranyaga abigisha yaraye asenga ijoro ryose, ntakwibeshya na kumwe kwabayeho mubo yahamagaye bose kuko na Yuda burya yari afite impamvu nawe agiye mu bandi:kwari ukuzamugurisha akaba ikiraro tugacungurwa. Ku bakunda Imana, byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. Abaroma 8:28 niyo mpamvu dushima umusalaba kandi wari uwo kubambaho ibivume : kuri twe ni ibyirato byacu kuko twawucunguriweho.

-Gukizwa biroroha ariko kugira ngo uzagere ku rwego rwiza wishimirwa n’ Imana, ukagira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu bifata igihe. Niyo mpamvu akwiye guhora atwiyereka ukundi gushya tugahora duhinduka bashya uko bukeye. Yesu yageze igihe abwira abigishwa ko babaye incuti ze, ko batakiri abagaragu, ko abahaye ubutware bwose, ko icyo bazaboha kizabohwa, ko Petro azaroba abantu, ariko nyuma y’ iminsi 3 apfuye bisubirira kuroba; abasangayo arabiyereka.

-Yesu yakwiyeretse mu gihe cyo gushinga urwawe rugo anakwiyereke wabyaye. Yakwiyeretse mu gihe cy’ubushomeri, akwiyereke no mukazi. Yakwiyeretse ukenye anakwiyereke ukize. Yakwiyeretse uri mu ntambara , no mumahoro naho mubane. Wamubonye unanutse , mubone ubyibushye. Wamubonye uyoborwa wongere umubone uyobora abandi abigufashemo.

-Hari abigeze kumubona abiyereka, abana nabo, ariko iminsi mibi cyangwa myiza itumye batakimubona kuko iyo minsi yabakuye aho ari basubira kuroba(gusubira mubyaha yagukuyemo) . Abigishwa babonye apfuye bagira ngo birarangiye. ibyapfuye mu buzima bwawe ntibivuga ngo ibintu byararangiye azongera akwiyereke bibe bishya kuko ashobora kuzura n’ibyapfuye.

-Bakesheje ijoro ari ntacyo bafashe, kuko baroberaga i bumoso. Nta cyiza na kimwe kiba i bumoso: ni kure y’ umugisha w’ Imana. Nawe urebe impeta nziza ndetse n’isaha nziza bijya ku kuboko kw’i bumoso, , iyo ukora, indyo niyo ikora cyane, Yesu yavuze ko ihene zizajya I bumoso. Iyo biblia ivuga ukuboko kw’ iburyo kw’ Imana iba ivuga umugisha w’ Imana ndetse n’imbaraga z’ Imana bisobanura imfura: natwe turi abana b’ imfura muri Kristo Yesu. Ariko iyo ivuze imoso iba ivuga abazajya mu muriro….n’ ibibazo n’ igihano kishobora guhabwa uwanze kumvira Imana.

-Yesu yaje mu museke( niwe nyenyeri yo mu ruturuturu). Umuntu ashobora gutambikirwa n’ umuseke ntabimenye. Yesu yaje mube ntibamumenya Yohana 1

Umunsi umuseke wagutambikiye uzava I bumoso ujye iburyo Abagalatiya 5:19-21 uzava muri kamere ujye mu mwuka, kandi uzava mu bibazo ujye mu mugisha. Uve mu bikomere, mu bukene, mu ngorane n’ibindi ujye mu mahoro adashira.

-Yesu yaje avuga nk’umubyeyi abaza ngo bana hari icyo kurya mufite? Yesu ahora ku rugi rw’ umutima wawe akomanga ngo umukingurire mubane aragukunda nubwo wagiye ibumoso. Nutizezwa n’amagambo, uzizezwa n’ imirimo myiza agenda agukorera.

-Yesu ashobora kuza avuga neza (akaguha umugisha) utamenya ko ariwe yawuguhaye azakahindura imvugo hakaza ibibazo burya ushobora kutumva wariye, waburara ho ukumvaUshobora kutumva ufite kazi washomera ukamwumva. Ushobora kutumva uri nyakubahwa ariko wacishwa bugufi ugakizwaNiwumve bikiri nonaha kuko aragushaka.

-Yesu ababwira kujugunya urushundura i buryo bw’ ubwato bararoba. Nawe va i bumoso ujye iburyo, va mu ntege nke ujye mu mbaraga, va mu gukiranirwa ujye mu gukiranuka ubone imigisha. Va mu bihombo wunguke va mu bukene ujye mu mugisha w’ Imana saba Imana kujya i buryo. Kandi tangira wumve urambiwe I bumoso, wumve hatagukwiriye. N’utarambirwa ubwo buzima urimo buzakomeza ariko bwira Imana uti agura imbago ndashaka gutera imbere mu buryo bwose.

Bagiye iburyo barobye ifi nyinshi ntibabasha kuzikurura kuko zari nyinshi barembuza bagenzi babo. Nituba aho Imana iri izaduha umugisha kugeza ubwo dutangara.

-Ubu Imana ikweretse I buryo bwawe (aho umugisha wawe uri) wakora ibitangaza, wavumbura I soko nta wundi wari yari yaribona ugakira ugatunga, wamenyekana kw’ isi yose kuko yabwiye Dawidi ngo nzaguha izina rihwanye niryo abakomeye bo mw’ isi.

-None yabikwereka gute wibera i bumoso intege nke zabaye ubuzima bwawe warasinziriye n’ amasezerano yawe arasinzira. Abantu bayo bishwe no kutamenya.

-Yohana ahita amumenya na kare yibera mu gituza cye abwira Petro ati n’ umwami Yesu atumye turoba ifi zingana zitya: Burya ni Yesu atuma urya nubwo utaramumenya niwe atuma wiga, niwe yagushyingiye niwe atumye wubahwa, burya niwe atumye ukora akazi nk’ako ufite ntiwarushaga ubwenge abo mwiganye bashomereye. Burya No kuba wiga uri ipfubyi niwe. Niwe ukubesheho udakora, niwe ugutungiye abana burya ,ni Umwami Yesu ukubakiye rwari kuba rwarasenyutse, ni Yesu nubwo utamubona ariko n’ Umwami Yesu.

-Petro amenye ko ari Yesu ahita yambara kuko yari yambaye ubusa, mu buzima bwacu dufite ibitwambura byinshi ariko Yesu arashaka kukwambika gukiranuka no kwera kwe ukaba uwo kwizerwa.

 Yesu yambaye ubusa ku musalaba kugira ngo twe tuzambare. Ibyakwambuye urabizi saba Yesu akwambike aragukunda nubwo wagiye i bumoso. Imana yavuganye n’umugore wa Manowa ko azabyara.Umugabo abimenye ajya kubaza Imana arayibwira ati niba ari wewe wavuze garuka utubwire uko tuzagenza umwananayo Iraza iramubwira iti nijye wabivuze ntimuzihumanye muzabyara umunaziri muzamwite Samusoni,Imana yongera kubiyereka. Abacamanza 13. Imana yongere itwiyereke bundi bushya amen!

Pastor Desire Habyarimana

1Abakorinto 15:3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’ uko byari byaranditswe.

Abantu bakeneye ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru kuko ibi Paulo yigisha yahamije ko atabyigishijwe n’ umuntu ahubwo yabihishuriwe biva mw’ ijuru. Iyo urebye , ubona ko yatangiye bimukomereye avuga ati nshaka gukora icyiza ikibi nanga kikaba aricyo nkora kugeza ubwo avuga ngo mbonye ishyano umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki? Aza guhishurirwa ko Imana izamukiza muri Kristo Yesu (Abaroma 7); ageze mubice 8:1 ahishurirwa ko abari mu Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.

-Abantu bakeneye ihishurirwa mu mwuka no mu buzima busanzwe. Umuntu ufite ihishurirwa mu mwuka aba atera intambwe mu guhinduka kuri kamere. Ikindi mu buzima busanzwe Imana itubikiye imigisha myinshi nuko habuze ihishurirwaImana iguhishuriye icyo wakora wasanga ugize umugisha mu buryo butangaje. Ingagi ihishuriwe agaciro ifite mu Rwanda ntiyakongera kwicwa n’ imbeho mu birunga, yahita iza muri SERENA HOTEL Leta ikishyura. Ariko kuko itagira ihishurirwa irya ibyatsi ikanyurwa, ikaba mu mbeho ntakibazo kandi yinjiriza igihugu cyane. Ni kimwe n’ umukristo atagira ihishurirwa aba mu gakiza katamunejeje kuko atazi n’ agaciro afite muri Kristo Yesu, satani akagukandamiza uri umwana w’ Imana akakwihebesha kugeza igihe wumva gupfa bikurutira kubaho.

-Yesu yaravuze ngo: Ntawuzi Data keretse uzi umwana, kandi ntawuzi umwana keretse uwo Data ashatse kumuhishurira. Ndi wowe nasaba Imana mbere y’ ibindi byose guhishurirwa Kristo kuko umunsi wamumenye uzasanga arimo byose Yohana 1:16 ibimwuzuye nibyo twahaweho n’ ubuntu bukurikira ubundi, kandi muri we niho ubutunzi bwose bwahishwe.

-Ushobora kumara imyaka myinshi mu rusengero utaramenya Kristo. Umuririmbyi yaravuze ati n’ utumbira Yesu uzasa nawe, bose bazamenya ko ubana nawe bareke ubugome bitabe Yesu.

-Aho ihishurirwa ritari abantu baba ibyigenge ( bararimbuka) ex: Abantu bakoze amakosa mu butayu Imana ibateza inzoka zirabarya. Mose atakira Imana ngo ibakize. Imana ibwira Mose ngo acurishe inzoka mu muringa ayimanike ku giti imubwira ko umuntu wese uri buyirebe ari bukire ubusabwe bw’ inzoka. Abantu badafite ihishurirwa baranga bahitamo kwicwa n’ ubusabwe .

Ese murumva kureba ku giti byari ibintu bifata amasaha angahe ?Ariko banze kuyireba kuko nta gakiza bayibonagamo. Ni Kimwe n’ igihe cyacu umusalaba umaze imyaka hafi 100 mu Rwanda ariko ibyaha biracyari kwica abantu, abana baracyafatwa ku ngufu, abagabo baracyahohotera abagore babo, abantu baracasambana, abantu baracari abasinzi kandi Kristo yaraje, haracyariho abantu bigomeka, kandi umwami w’ ukwigomeka ni satani niwe yabitangiye mw’ ijuru. Turacyafite abantu bakijya kubapfumu bumva ko ariho hari amahoro yabo, ariko nta rindi zina twahawe munsi y’ ijuru ryo gukirizwamo Atari irya Kristo Yesu.

-Kuki Kristo yapfiriye ibyaha byacu? N’uko icyaha cyatsinze abantu bose kuva kuri Adamu ntawundi yari yatsinda icyaha uretse Yesu mwana w’ Imana kuko atigeze akora ibyaha. Akira Yesu agukize ibyaha ibindi bizaza kuko muri Kristo Yesu ibyiza byose niho biri ariko akunda umutima wawe kuruta ibindi, arashaka kubanza kukubabarira ibyaha kandi yishimiye no kuguha indi migisha nubu niwe akugejeje aho ugeze.

Paulo ati ndasenga kugira ngo amaso y’ Umwuka abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’ Imana yabahamagaye. Iyo ukozwe ku Maso ubona Imana mu rundi rwego Abafiripi 3:7-14 saba Imana guhumuka uhishurirwe Ibyahishuwe 3:18b haravuga ngo: Ungureho umuti wo gusiga ku Maso ubone guhumuka. Imana iguhe ihishurirwa mu mwuka no mu buzima bwawe bwa buri munsi umenye uko ubwitwaramo uzaba umutsinzi no kurushaho amen.

Pastor Desire Habyarimana

“Uwiteka abaza Mose ati: “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeri bakomeze bagende. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’ inyanjauyigabanye Abisirayeri bace mu Nyanja hagati nko ku butaka” (Kuva 14:15-16)
Twese tuzi Mose yavukiye muri Egiputa ababyeyi baramuta atoragurwa n’ umukobwawa Farawo aramurera (Kuva 2); arakura, ageza ku myaka 40. Yize amashuli meza aba umusirikare mukuru, kandi yakuze bamutegura nk’uzasimbura Farawo akaba umwami.

Umunsi umwe amenye ko ari Umuheburayo ngo abirutisha ubutunzi bwose bw’ Abanyegiputan’ ubundi bwahishwe atekereza ko gutukwa bamuhora Kristo ari ubutunzi bukomeye kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa (Abaheburayo 11:23-28).
Nyuma yarahunze anyura mu butayu bukomeye bushyuha kugera kuri dogere 50 ariko Imana yari ibifitemo umugambi kuko yo yari izi ko nyuma y’ imyaka 40 azahanyuza
Abisirayeri abatahanye. Nagira ngo nkubwire ko hari ubwo Imana izakunyuza mu
nzira utumva ariko yigirire icyizere kuko aho ikujyana ari heza.

Mose ajya kuragira intama zitari ize imyaka 40 nabwo Imana yagira ngo imukuremo
icyubahiro cyose, imuhe umutima wo gukunda intama imwigishiriza mu guca bugufi;
iyo aza kuyobora Abisirayeri akiri umusirikare byari kumugora kuko muzi ko
yigeze arakara rimwe muri Egiputa agahita aniga Umunyegiputa akamuhisha mu
musenyi ariko Imana yamuhinduye umugwaneza kuruta abantu bose bo mu isi.
Rimwe agiye kuragira abona igihuru cyaka kidakongoka atambitse kukireba Imana
imubwira gukuramo inkweto kuko aho ahagaze ari ahera, ese wowe umunsi waje mu
itorero wumvise Imana ikwemeza ibyaha byawe urabyihana?

Imana imubwira ko igiye kumutuma muri Egiputa; Yesaya 6 havuga ko yagiye mu rusengeroaba aribwo amenya ko yanduye Imana imaze kumweza iramutuma. Abantu bishimira gukorera Imana ariko kwezwa nibyo bibanza kuko abafite imitima iboneye nibo bazabona Imana (Matayo 5:8). Kuko Mose yari yarabayeho atazi amaherezo y’
ubuzima bwe kuragira intama yarabyemeye ntiyari azi ko hari icyahindukaho
atangira kuburana. Imana imubaza icyo afite mu ntoke ati ni inkoni ayishyira hasi
ihinduka inzoka ntabwo ari inkoni nshya yahawe niyo yari afite yahawe imbaraga.
Iyo Imana ishaka kugukoresha ni kamere yawe ihinduka igakorera Imana niba wari usanzwe uvuga menshi uzahinduka uvuge imirongo myinshi yo muri Biblia. Niba wakunda gahunda uzaba umudiyakoni mwiza, niba wari usanzwe witanga bitakugora numara guhinduka uzubaka urusengero bitakugoye kuko inkoni yawe yahawe ubutware.

Ikibazo ni uko tutemera kamere zacu ngo Imana izihindura zikorere Imana.
Imana imubwira gushyira ikiganza mu gituza kivamo cyabaye ibibembe mwibuke ko iki kiganza cyishe Umunyegiputa kikamushyira mu musenyi kandi nicyo kizatwara iyi
nkoni yahawe ubutware gikwiye kubanza kwezwa. Aho yagishyize ku mutima
biragaragaza ko umutima ushukana kuruta ibindi byose (Yeremiya 17:9) ariko ku bwa
Kristo Yesu turezwa tukemerwa. Byari gushoboka ko atwara inkoni ariko we
atarezwa ariko mwibuke ko impano n’ agakiza ntaho bihurira, ushobora gukoreshwa
n’ Imana n’ abapfuye ukabazura ariko wanduye ufite ibyaha. Yesu yaravuze ati: “Bazavuga ngo twigisha, twakora ibitangaza mu izina ryawe ababwire ngo ntabwo nigeze mbamenya kuko bakoresha impano badakijijwe umurimo w’ Imana wa mbere ni ukubanza kwezwa.

Bagezemuri Egiputa Imana yerekanye ko inkoni ya Mose ifite imbaraga kuko yahindutse inzoka imira izindi zose hari ubutware burya ubundi butware dukwiye kugira imbaraga ziri hejuru y’ iziduhiga; Yesu ati “Mbahaye ubutware muzarya icyica
ntacyo kizabatwara na hato muzakandagira inzoka na sikorupiyo muzaramburira
ibiganza ku barwayi bakire (Mariko 16:15-18). Iyo urebye uko abantu b’ Imana
batinya uburozi wagira ngo nta Mana bagira ariko n’ ubwo byabaho tukarya icyica
nta cyo kizadutwara na hato.

Barahagurutse nyuma y’ uko bakoze Pasika mwibuke ko Abisirayeri bahagurutse ku kimenyetso cyanyuma cy’amaraso natwe agakiza kacu ni uko Yesu yamennye amaraso ku musaraba.Uwiteka umucamanza iyo atubonyeho amaraso ntaducira urubanza rubi atwita abakiranutsi Indirimbo 120 (gushimisha).

Bageze ku nyanja babona ingabo za Egiputa zibakurikiye, hirya hari imisozi, imbere
hari inyanja, nagirango ngusubiriremo ko Imana ishobora kukunyuza hafi cyangwa
kure ariko wowe yigirire icyizere gusa aho ikujyana ni heza. Urugendo ruteguye
neza. Abisirayeri bacika intege bivovotera Imana na Mose, Mose nawe atakira
Imana nayo iramubaza iti “Ni iki gitumye untakira? Babwire bakomeze bagende”.
Aha haragaragara ikibazo cyo kwizera guke kuko Imana bari bavuganye bahaguruka
ntiyari yababwiye ko yabihinduye kandi inkingi y’ igicu yabayoboraga yari ikiri
imbere yabo kandi bagomba kuyikurikira Imana ubwayo yari imbere yabo ariko
baburira Imana icyizere. Mu gitabo cya Zaburi 77:20 havuga ko inzira z’ Imana
zari mu nyanja ibirenge byayo ntibabibona biri mu mazi ibayoboye nk’ umukumbi.
N’ ubu birashoboka ko ibyo uri gucamo bimeze nk’ inyanja itukura ariko
girira Imana icyizere kuko uko Kristo yari ejo n’ ubu niko akiri niko azahora
iteka ryose (Abaheburayo 13:8).

Imana yabwiye Mose ngo rambura inkoni naguhaye hejuru y’ inyanja uyigabanye Imana yishimira gukorana nawe mu butware yaguhaye kandi icyo Imana yakuzaniye ku isi iragira ngo ugisohoze kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri
Kristo Yesu ngo tuyigenderemo iyo Imana yiteguye isi itarabaho (Abefeso
2:10).

Hari ahantu 2 Mose yari amaze kumenya ubutware afite n’ igihe bageze I Mara babuze amazi yo kunywa Imana ibwira Mose ngo shyira igiti mu mazi amazi yari mabi
ahinduka meza, icyiza cy’ ubutware gusharira kw’amazi kwagiye mu giti kandi
kuryoha kw’amazi kwavuye mu giti. Dufite umusaraba umwe wakira ibibi byacu n’
ibyaha byacu byose kandi ukaduha amahoro n’ ibyishimo byose Kristo yaravuze ngo
mwese abarushye muze munsange mbaruhure. Umenye gukoresha ubutware bwawe ibyari bibi byaba byiza.

Undimunsi batewe n’ abanzi yabwiye Yosuwa ngo amanuke mu kibaya n’ ingabo ariko we arajya ku musozi yitwaje inkoni n’ Imana. Iyo yamanikaga amaboko arimo inkoni
y’ Imana baratsindaga yayamanura bagatsindwa. Burya urugamba rufite ahandi
rubera. Abigishwa baraye barwana n’umuraba ijoro ryose bakanguye Yesu we acyaha
umuyaga kuko ari wo utera umuraba ubwato buratuza. Wowe ukemura ibibazo nabi
iyo bakwanze uhita uhangana nabo ariko uhise ujya kwihaniza Satani ubatuma
ukamutegekesha ubutware uhabwa n’ umusalaba byakoroha ariko uhanganye n’ abantu sibo, ahubwo jya ku musozi witwaje inkoni(ubutware) wahawe ibibazo bizakemuka. Yesu yaduhaye ubutware icyo tuzahambira mu isi no mu ijuru kizaba gihambiriwe kandi icyo tuzahambura mu isi no mu ijuru bazagihambura (Matayo 16:18-19).

Imana iguhishurire ubutware ufite muri Kristo Yesu umenye agaciro k’ umusalaba
witiriwe kandi uzabona ubuzima buhinduka buri munsi haba mu mwuka no mu buzima
busanzwe . Ibihe byiza.

Pastor Desire Habyarimana

“Reka numve ibyo Imana uwiteka izavuga, kuko izabwira ubwoko bwayo n’ abakunzi bayo amahoro, ariko be kugarukira ubupfu” (Zaburi 85:8) Imana ihora ivuga iby’ amahoro ku bantu bayo, ariko ikibazo ni uko amatwi yacu atumva icyo
Imana ivuga kandi ikiyongeraho ni uko bitugora kumva hanyuma natwe
dutekereza ko n’ Imana itumva. Gusa ijambo ry’Imana muri Yesaya 59:1-2
haragira hati: “Ukuboko kwe ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ ugutwi
kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva”. Ahubwo ibyaha byacu nibyo byatumye
atadukiza bituma atatwumva.

Imana irakubwira ngo ntutinye ndi kumwe nawe ariko ntubyumve iryo jambo ryanditse inshuro zingana n’ iminsi igize umwana ariko buri gihe kuko tutumvise icyo yatubwiye tubyuka dufite ubwoba, duhangayitse.

Yesu yigeze abwira abigishwa ko abantu benshi bamuzaho bafite amaso yo kureba ariko batabona, bafite amatwi ariko batumva, ni uko abwira abigishwa ati: “Hahirwa amatwi yumva ibyo mwumva n’amaso areba ibyo mureba kuko abantu ba kera babyifuje bapfa batarabibona”. Yesu ahamya ko ababaye intama ze bumva ijwi rye. (Yohana 10:27)

Iyo uziranye n’umuntu akaguhamagara kuri telefoni wumva ijwi rye ukamumenya
ariko Yesu aravuga bikatugora kumwumva bitewe n’ uko tutaraba intama ze
(Yohana 8:47). Yesu yabwiye Pilato ati: “Icyanzanye ni uguhamya
ukuri, uw’ ukuri wese yumva ijwi ryanjye”. Kuko Pilato yari afite
ikibazo cy’ amatwi yabajije Yesu ati: “Ukuri ni iki?”, kandi twibuke ko
umugore we yari yamubwiye ukuri kuri Yesu, ko yarose ababazwa ku bwe
kuko ari umukiranutsi.

Ikintu kigoye kwigana, ni ijwi; n’ubwo warihindura ntiwabikora igihe kinini niyo mpamvu Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye. Iyo aje azihamagara mu mazina nazo zikamukurikira (Yohana 10:3-5) ariko iyo haje undi
zitazi ntizamukurikira kuko zitamuzi.

Ari ijwi rya Yesu n’ iry’ Abadaimoni iryo wumva cyane ni irihe? Iyo wumvise wumvira nde? Rimwe madamu yagiye kubyara nta mafaranga mfite, Satani ansanga ku bitaro
arambwira ngo urasebye.

Yarambwiye ati: “Madame ararangiza kubyara bamufungane n’ uruhinja mukorwe n’ isoni”. Icyo gihe narababaye cyane ariko numva ni Satani ubivuze kuko Imana ntiyishimira kudukoza isoni.

Naramubwiye nti: “Menye ko uri Satani Imana niringiye ntiyankoza isoni”.
Icyo gihe nahise ntangira kwibutsa Satani ibyo Imana yankoreye mu bukwe
bwanjye numva amvuyeho mpita ngira amahoro. Reka mbambwire ko nta
mafaranga twabuze ahubwo twagize menshi. Icyo gihe ikibazo dufite ni uko
bitugora kumva Imana ariko ihora ivuga iby’ amahoro ku buzima bwacu.

Ikindi kibazo dufite ni ukumva nabi. Umutambyi Zekariya bamubwiye ko azabyara
ashaje bimunanira Kwizera, Malaika amubwira ko kuva atizeye ijambo ry’
Uwiteka atazongera kuvuga kugeza igihe umwana azavukira. Hari abantu babaye ibiragi mu mwuka kuko banze kwizera imvugo y’ Imana (Luka 1:20).
Mu gitabo cy’ Ibyahishuwe aho Imana yavuze ku itorero hose yarangizaga ibabwira ngo: «Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero». Uko duteranye kose Imana iravuga ariko umuyoboro wacu ntumeze neza. Mu ijuru barakumva ariko bo
bavuga ntiwumve kuko amatwi yawe afite ikibazo.

Mu gitabo cya Habakuki 2:1 haravuga ngo nzajya ku munara aho ndindira numve icyo avuga ku byo namutakiye. Iyo dusenga tubwira Imana ibibazo byacu tugasoza
tuvuga ngo amen ntidutegereze ngo nawe avuge; ni ryari tuziga kumva
Imana nayo ikatubwira?

Kutumva kwacu kwatubujije imigisha; Mu Gutegeka kwa kabiri 28:1-14 haravuga ngo : «Nitwumva amategeko tukayumvira iyi migisha yose izatuzaho itugereho». Irahari ariko igihe cyose utarumvira ntizakugeraho. Dawidi yaravuze ngo: “Imana yavuze rimwe we abyumva kabiri ariko twe Imana ivuga kenshi rimwe na
rimwe ntitubyumve. Ni kangahe yakubujije kubeshya, kwikunda, irari,
gusambana, ubwibone, kwica, ubugare? Buri munsi ahora agutumaho mu
ijambo rye ariko kumvira byarakugoye kuko iyo uza kumva iyo kamere ahora
akubuza uba warayiretse. Sengera amatwi yawe yumve kandi wumvire icyo
agushakaho.

Bene Rekabu sekuru yababujije kunywa inzoga biba itegeko, ndetse nta muntu wo muri uwo muryango wayinywaga (Yeremiya 35:2) byaramutangaje ukuntu uwo muryango wumvise ukumvira ariko abantu b’ Imana bo Imana izindurwa no kubabwira ntibabyumve. Ariko nitwumvira tuzarya ibyiza byo mu gihugu.
Abo I Niniwe bumvise inkuru ya Yona ababuriye bemera guca bugufi Imana ihindura gahunda irababarira ntibarimbuka. Rimwe Yesu yageze I Yerusalemu ararira ati: “Yewe Yerusalemu wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho ni kenshi
nashatse kukubundikira nk’ uko inkoko ibundikira imishwi ariko
ntiwabyemeye none abanzi bazagusenya, iyo tutumviye Satani asenya
imibereho yacu, ariko Imana nituyumvira tuzagira amahoro.

Sauli Imana yamutumye kwica Abamaleki agezeyo ntiyumvira kandi bari barakoze ikibi cyo kwica Abisirayeri ndetse babima inzira. Imana byarayibabaje kuko Sauli
atumviye, bituma imuca ku ngoma (1 Samweli 15:22-23). Ese Uwiteka akunda
ibitambo kuruta umwumvira?

Yesu yarangizaga kwigisha akabaza abantu ati: “Aho aya magambo yose murayumvise? Bati yeee! None ko wemeza ko wayumvise agutsinda gute?
Tube nk’abigishwa ba Yesu yabwiye ngo hahirwa amatwi yumva ibyo mwumva n’amaso areba ibyo mureba.

Salomo yarumvaga kugeza ubwo yumva amajwi y’ inyoni dukwiye kumva kugera ubwo avuze ngo humura umenya ko ari Yesu uvuze ariko kenshi twumva ibyo
Satani avuga ntabwo twumva ijambo Umwami avuga ku buzima bwacu.

Igihe cyose itumanaho rigenze nabi ibintu birapfa. Iyo hagati y’umugabo n’
umugore umwe avuze nabi undi akumva nabi urugo rurasenyuka, iyo
abasirikare bibananiye kumvikana bashobora kurasana kandi
bose ari bamwe, mu rusengero iyo abantu banze kumva kimwe bamwe
barasohoka cyangwa bakarwana.

Dusabe Imana ifungure imiyoboro yacu itumanaho rigende neza. Ngaho namwe nimurebe nka telefoni zose zipfuye uko byagenda kandi benshi bavuye kuri rezo (reseau) y’ ijuru. Imana irashaka ko amatwi yawe yongera kumva Imana niho ibyawe bizagenda neza,
amen.

Pastor Desire Habyarimana

“Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’ izahabu n’ icyome n’ ishangi” (Matayo 2:11)

Twese tuzi ko Yesu yavukiye mu kiraro cy’ inka kuko yabuze ahandi ariko
igitangaje ni uko abanyabwenge bahamusanze bazanye amaturo y’ abami.
Hari abami bibera mu biraro (mu bigeragezo) ariko kuba uri mu bibazo ntibikuraho icyo Imana yakuvuzeho.

Twese tuzi ubuzima bwo mu kiraro; nta mwuka mwiza uhari, nta mashuka n’
uburiri bwiza bihari, kwambara kwaho muzi abashumba uko baba basa ariko
ihangane ibibazo byakubayeho ntibikuraho ko uri umwami nicyo yakuvuzeho
kizasohora (1Petero 2:9-10).

Ikibazo ni ukunyura mu bibazo ntubyihanganire; Yesu yaremeye arahaba, hari ubwo
yemera ko natwe ibibazo bitugeraho ariko nyuma adutegurira ibyiza.

Gucishwa bugufi bitegura gushyirwa hejuru. Hari ubwo ndeba ubuzima
abategetsi bamwe na bamwe bakomeye ku isi benshi banyuzemo nsanga koko byari bikomeye ariko kuko Imana yari yarabiteguye ko bazaba abami ibibazo banyuzemo
ntibyababujije kuba abami, nawe humura uzagera hose Imana ishaka
kukugeza.

Uwamenya ishuli ryigaho abazaba abami twese twajyanayo abana
bacu ariko kuko gutegeka kose kuva ku Mana ushobora gutungurwa n’uko
umuntu ategetse igihugu ari umuntu Imana yitoranirije ariko abantu
bagatungurwa n’uko batigeze bamutekereza na rimwe bumva bitanashoboka.
Ashobora kuba yariberaga mu buzima bukomeye ibihe byinshi.

Usanze umuntu ari mu kiraro (ibigeragezo) ukamubwira ngo humura uzaba
umwami (uzagira imigisha) yakubwira ngo iyo mba nari mbonye ibiryo.

Dawidi yavuze ngo mba narihebye iyo ntizera ko nzabonera ukugira neza mu
isi y’ababaho (Zaburi 27:13-14) icyo gihe ntiyari azi ko azaba ukomeye.
Ariko hari abami (abantu bafite amasezerano) bashobora kuba bakibera mu
bibazo ariko igihe kizagera icyo Imana igutegurira kibeho haba mu mwuka
cyangwa mu buzima busanzwe.

Yesu yaravuze ngo: “Ubwami ntibuzaza bwerekanwa ngo buri hariya ahubwo buri
mu mitima yacu”. Ubu abantu b’ Imana bamwe wakwibwira ko atari abami
ariko tuzimana na Yesu igihe cyose kandi turi no mu isi tuzagenda tubona
umugisha w’ Imana.

Tuboneka nk’abakene ariko dutungishije benshi, kuba itorero rya Kristo riri mu
isi niko gahenge isi ifite. Byagutangaza kuko bamwe bakiri mu bibazo
ariko bafite amasezerano.

Imana yarindiye Yesu mu kiraro ntiyicwe n’ imbeho n’ umusonga, n’ umwanda
waho nta bikoresho byibanze bihari ariko iyo Imana yavuze ngo baho
ubaho, itanze amahoro nta watera amahane.

Muribuka ko Dawidi yasizwe amavuta ariko ntiyahita aba umwami. Hashize imyaka 28
ariko umunsi umwe yageze mu masezerano yibagirwa ibibazo yanyuzemo
umunsi umwe uzagera mu migisha wateguriwe kuva kera.

Imana yahase abanyabwenge bava ku mpera y’ isi bazana zahabu nawe ihanganire
mu bibazo uzahasubirizwa ubyibagirwe, Yesu avuga ko abaretse byose
bakamukurikira bazabishumbushwa, akomeza avuga ngo nimwe mwihanganye
nanjye mu byo nageragejwe byose nanjye mbabikiye ubwami. Imana yibutse
Yobu imushumbusha kabiri ibyo yari yarabuze (Yobu 42:10).

Nawe Betelehemu nturi muto mu ntara ya Yuda kuko muri wowe hazavuka
abami, ujye wihumuriza uti umwami azanyibuka. Kuko Imana yagiriye neza
Salomo uwamusuraga wese yazanaga zahabu azigira amakaro yo kugendaho,
amafarasi yagura imikumbi, no mu gihe cy’ intumwa nta mukene wababagamo
umuntu yarazaga agahabwa icyo akennye (Ibyakozwe 4:34).

Ibibazo wanyuzemo bimeze nk’ ikiraro bizasigara ari ubuhamya bwo kukwibutsa
gukomera kw’ Imana ariko saba Imana gukomerera mu bibazo uzabivemo
udacumuye ku Mana uzasubizwa ushime, amen

Pastor Habyarimana Desire

Koluneriyo yari umunyadini:

Yubaha Imana n’abo mu rugo rwe bose.

-Yagiraga ubuntu bwinshi.

-Yasengaga Imana ubudasiba.

Abona Malaika ku mugararagaro amuhamagara mu izina aramubwira ati: “Gusenga kwawe n’ ubuntu bwawe byazamutse biba urwibutso”. (Ibyakozwe n’ intumwa 10:2-4)

1. Yubahana Imana nabo mu rugo rwe bose: Ushobora kuba ukurikiye iyi nyigisho uri ingaragu nta rugo ufite ariko wowe ubwawe uri inzu y’ Imana, ukwiye kubahana Imana n’abo mu rugo rwawe; ni ukuvuga amaso, amatwi, amazuru, ibitekerezo, amaguru, amaboko; hari ubwo usanga umuntu avuga ko yubaha Imana ariko umunwa we ubeshya, akavuga ko akijijwe ariko atariga gutegeka amaboko ye, akavuga ko akijijwe ariko atubahana Imana n’ ingingo ze zose, reka urugingo rukikugora abe ari rwo usengera cyane.

Indirimbo 105 agace ka 7 kavuga ngo: “None maso yanjye nawe matwi nawe munwa wanjye mubiri we mwese mushimishe uwankuye mu ngoyi ibyaremwe byose tumushime”.

Yesu yaravuze ati: “Umuntu nashaka gukunda Imana ayikundishe umutima we wose n’ ubwenge, n’ imbaraga ze zose; iyo uvuga ko ukijijwe wige gutanga ingingo zawe zose zibe ibitambo bizima bishimwa n’ Imana.(Abaroma 12:1-2)

2.Yagiraga ubuntu bwinshi: Muri iki gihe abantu bakigira ubuntu ntabwo ari benshi. Ubuhanuzi bwa Paulo muri 2Timoteyo3:1-10 buvuga ko abantu bazaba bikunda kuruta uko bakunda Imana batagira ubuntu. Dusoma Ibyakozwe n’ intumwa 9:36-43 uwo mukozi w’ Imana Tabita (Doruka) yagiraga ubuntu bwinshi apfuye abo yagiriye ubuntu barigaragambya batumaho Petero aramuzura. Ubu bitewe no kwikunda aho kugirango tugire ubuntu twe turashaka kubugirirwa ariko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Hari ubwo ntekereza nti ese abakristo bose bamenye kugira ubuntu abantu barwariye mu bitaro byose babura ubasura? Ese abakire bose bamenye kugira ubuntu imfubyi dufite ntizafashwa? Ese kugenda mu modoka wenyine unyura ku bagutegeye amaboko ukabanyuraho wazamuye ibirahuri ntutware n’ umwe kandi bagusabye wumva hari ubuntu burimo ariko ipine iyo ritobotse urabasaba ngo bagufashe. Koruneriyo yarazi kugira ubuntu. Yesu yaravuze ngo nari nashonje murangaburira, nari nambaye ubusa, nari umushyitsi murancumbikira, nari mboshywe muza kunsura(aho ho hasura bake iyo atari uwawe ariyo) nari mfite inyota…(Matayo 25:31-40) Abo nibo Yesu yavuze ko tuzagirira ubuntu uhere kuri abo hanyuma ukomereze no mu rusengero mu bo musengana n’ abaturanyi Imana izaguha umugisha ariko kwirirwa dusaba Imana umugisha tutazi gukorera umugisha ni ikibazo.

3.Yasengaga Imana ubudasiba: Abefeso 6:18 haravuga ngo: “Musengeshe Umwuka iteka kandi mu buryo bwose bwo gusenga”. Iyo uri mu mwuka wo gusenga uririnda ntupfa kuvuga ibyo ubonye byose, ntupfa kwifata uko ubonye kuko iyo turi mu Mana tuba turi kure ya kamere ariko iyo turi mu mubiri tuba turi kure y’ Imana.

Iyo dusomye, Danieli yari afite ibyakamujyanye kure y’ Imana kuko yavukaga mu nda y’ ingoma I bwami, yari umunyabwenge, yari umutegetsi, yari mwiza cyane. Ariko ibyo byose akabyirengagiza agasenga iminsi myinshi yifuza ko ubwoko bwe bwava mu bunyage, yari azi kugira ubuntu agasenga ubudasiba. Nituba mu by’ Imana neza nayo izagenda ikemura ibyacu (Daniyeli 9).

Abantu babaho gutyo bazagenda babona Imana buri gihe; Koluneriyo yabonye Malaika imbonankubone natwe nitwubaha Imana izaduha umugisha kandi ibyo tuboneramo Imana ni byinshi cyane n’ ubu wasanga warayibonye ntubimenye. Imana ibahe kugira ubuntu muri byose (Abaroma 12:9-21) Bishobotse mubane n’ abantu bose amahoro.

Pastor Desire Habyarimana

Penina yababazaga Hana akamutera agahinda kuko atabyara” (1 Samweli1:1-8)
Iyi nkuru tuyizimo Elukana n’ abagore be babiri Penina yari yarabyaye na Hana
utarigeze ubyara n’ umutambyi Eli hamwe n’ umwana w’ igitangaza Hana yaje kubyara akamutura Uwiteka.

Elukana yajyaga gusenga akajyana abagore be bose ariko Penina yahoraga atuka Hana kuko atabyara akamutukira no mu rusengero akamubwira ati: “N’ubwo umugabo aguha imigabane ikubye kabiri iyanjye ariko ntiwigeze ubyara, nta gaciro ufite muri uru rugo.

Ushobora kuba ufite ikibazo gihora kikubabaza n’iyo uri mu rusengero icyo kibazo
gishobora kuba ari indwara, ubukene, intege nke, abakwanga, n’
ibindi…Icyo kibazo gihora kikubwira ngo Imana iragukunda ariko nta kigenda. Ba
Penina barahari mu bwami bw’ Imana ariko si babi ahubwo nibo badusunikira mu
gutera imbere iyo batugerageje tujya gushaka Imana nayo igahindura amateka
yacu. Humura Penina ntazakwica ntazakurimbura ikigeragezo kizanwa no kukwigisha
no kugukuza uzakamurwa mu ntera.

Ikintu cyose kikugerageza kigatuma uhaguruka ukajya gushaka Imana ntabwo ari kibi.Imana ishimwe kubw’abo ba Penina kuko kuba turi mu mwuka n’uko
badusunitse.

Elukana yabwiye Hana ngo ntacyo bitwaye igumire uri ingumba kandi nkurutira abahungu 10 wabyaye. Mu buzima uzahura n’ abantu bakubwira ngo ukuri birahagije si ngobwa gutera imbere kandi mwibuke ko yabibwira ingumba ariko Hanna ati uri umugabo wanjye ariko nturi umwana wanjye.

Ni byiza kugira Penina(ikigeragezo) kuruta kugira Elukana akubwira ngo ntugatere
imbere kuko Penina aragukangura, ugahungabana ukajya gushaka Imana
ikaguhindurira amateka nawe ukabyara.

Umwuka w’ idini nawo urakubwira uti ntugatere imbere uko umeze birahagije ufite izina ryiza, urubashywe, ukibera umunyadini ariko udatera imbere, mu mwuka na rimwe. Hindura abo mugendana badatuma utera imbere, kuko inshuti mbi zirakudindiza, shaka abantu bafite iyerekwa abo ari bo mugendana nawe uzatera imbere kugera ku gihagararo cya Kristo. Yesu yabwiye Yuda ngo icyo ugiye gukora gikore vuba kuko kiranzamura, kirandikisha amateka mu buzima bwanjye kandi icyo ugiye gukora kizazana ububyutse.

Niba ushaka gutera imbere ntugahunge Penina kuko uzi ko Penina yakurikiraga Hana no mu rusengero akamubabarizamo hari abazi ngo mu rusengero nta Penina uhaba; ikimenyetso kigaragaza ko Imana igiye kukuzamura ni uko ugira Penina uhoraho no mu rusengero. Ntugahore uhindura insengero kuko nta torero ritagira Yuda n’iyo ritamufite riramukodesha kugira ngo naryo rimutunge. Buri hantu uhasanga Penina we kumuhunga ahubwo gumana nawe umwihanganire gusa ushake mu maso h’ Imana izaguhindurira amateka ibyari amarira bibe imigisha.

Byageze igihe Hana yanga kurya ajya gushaka mu maso h’ Imana, nawe haguruka imbere ya Penina wawe ujye gushaka Imana ubu uracyaryamye kandi irari rikuguye nabi, uracyaryamye kandi Satani ari hafi kugusenyera urugo, uracyaryamye ubukirisito butangiye kukunanira, uratuje kuko imbabura icyaka iwawe, urumva ari ntacyo bitwaye kandi utagishobora kwiyiriza ubusa, urumva ari amahoro ibyaha wari wararetse byagarutse byose?

Haguruka ujye mu kubaho kw’ Imana, rambirwa ubuzima butagiramo Umwuka Wera Imana izagufasha nawe ugendane ishimwe, nka Hana wabyaye agakira Penina.

Hana ajya gusenga yarariraga gusa, nta jambo ryabashaga gusohoka bituma umutambyi amwita umusinzi, igihe uri guca mu bibazo nta muntu n’umwe ukumva nta wita ku bibazo byawe. Ntukarakare ngo wirirwe ugenda wisobanura ngo kuki mutambona, mutamfasha? Nta wuzakumva kuko burikintu kigira igihe cyacyo igihe cyo kugeragezwa sicyo gihe cyo kukumva.

Nta muntu n’umwe ushaka kumva umuntu ari mu bibazo kandi ntukabahatire kukumva igihe kizagera abatakumva bashake kukumva, abaguta hanze bazifuza kubana nawe bakubwire ko bagusengeye cyane ndetse ko bafite n’icyo mupfana. Iyo wasubijwe bose baraza.

Hana yarasenze ngo numpa umwana, nanjye nzamuguha abe uwawe iteka ryose, twe dusenga dusaba Imana ngo Imana iduhe umugisha twemeze abantu ni cyo gituma nta gikorwa kuko tugifite ishyari, ubwibone…

Eli yise Hana umusinzi kandi icyo gihe ubuzima bwa Eli ntibwari ibanga urugo rwari
rwaramunaniye abana be basambanira mu rusengero, iyo Hana yibeshya agatonganya umutambyi nta jambo ryiza yari kuhakura wowe ntukarebe urwabya rurimo amavuta bishoboka ko rufite ibara udashaka ariko icyangombwa ni amavuta arimo (wowe icyo ushaka ni umugisha ibindi uwawugusabira uwari we wese upfa kuba uwukwiriye uzaza).

Wowe shyira umutima ku gusigwa ibindi ntibikureba hari abavuga ngo Pastor
ntakijijwe, sinjya ku igaburo ryera kuko abadiakoni barimpa sinzi ko bakijijwe
wowe ni Yesu wibuka si umuntu. Shaka amavuta ibindi we kureba ku bantu. Kandi
wibuke ko umwana wa Hana niwe wagombaga gusimbura Eli urumva ko Hana yarakwiye kwifata neza. Bimwe mu byo urwana nabyo bizashira ucecetse, gerageza were imbuto ibindi izabikora.

Arataha ntiyongera kubabara. Kurira kwararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga (Zaburi 30:5);Tuza gusenga Imana ikavugana natwe ariko tukagumana uburakari duhindure mu maso hacu, twizere dushyire mu bikorwa ibyo yatubwiye nudahindura mu maso bazaguhanurira ariko nta kizahinduka hari abadaimoni bimurwa no guhindura mu maso.

Ni byiza kurira mbere ukishima nyuma warize igihe kirekire ariko hindura, iki ni igihe
cyawe cyo guseka, tangira wikunde kuko uri urusengero rw’ Imana. Kanguka mu
gitondo ubwire Imana ngo ndagushimye ko ntagikennye, ko ntakiri umushomeri, ko
ugiye kunteza imbere. Paulo na Sira bahimbaje Imana iminyururu iracika. Igihe
uhura n’ ibibazo nta wukumva ariko hageze igihe Hana agira ijambo, bamubwira ko
ajya I Shilo ababwira ko ari konsa umwana azagenda amucukije. Hari igihe
abatakumva ubagiraho ijambo nawe ukabaha amabwiriza. Hana yari acyonsa; igihe
cyose iyerekwa ryawe rikiri uruhinja hari abantu utagendana nabo kuko
baryangiza banza urirere rikure, ntugende hose utanga ubuhamya bureke bukure
kugeza igihe nta muntu yaburimbura.

Imana ntizakugaragaza igihe kitaragera, impamvu tuzabwiriza mu isi yose ni uko
izabanza kudutegura ku buryo bw’uko aho tuzagera hose nta kizaduhungabanya.
Hana yagiye mu rusengero, ashima Imana ati: “Uwari ingumba abyaye karindwi, ihembe ryanjye ribyuwe n’ Uhoraho. Imana izabyura ihembe ryawe ube ku rufatiro rwiza humura ibigeragezo bizashira amashimwe abe menshi.Amen

Pastor Desire Habyarimana

Tumenye bimwe mu bimenyetso byadufasha gusobanukirwa Umwuka Wera

Iyo usomye ijambo ry’Imana hari bimwe mu byo dusangamo bishushanya Umwuka wera, akenshi byitwa ibimenyetso kubera imiterere n’ imirimo y’ Umwuka Wera mu gihe runaka, Nyamara n’ubwo hari abajya babyifashisha no muri iki gihe ntago kuri ubu bisobanuye ko iyo ubi fite uba ufite umwuka wera , ahubwo ni ibishushanyo by’ Umwuka wera. Ntabwo bikwiriye kugirwa ishingiro ry’ imihango y’amadini,ahubwo ni ibigereranyo cyangwa imfasha nyigisho idufasha gusobanukirwa amateka y’imirimo y’umwuka wera, ntawe bikwiye kuyobya cyangwa kwinjiza mu mwijima ahubwo ni ukumuyobora.

Amavuta: Igishushanyo gikoreshwa kenshi ku mwuka wera ni amavuta, ntago ariko na none ari amavuta ayo ariyo yose, ni amavuta ya Elayo cyangwa y’amadahano, avugwa kenshi mu isezerano rya kera ashushanya ukuzura k’umwuka mu mwizera. Urugero: Umuhanuzi Samweli yasutse amavuta ku mutwe wa Sawuli, aba umwami w’Abisirayeli (1 Samweli 16:13 Zaburi 89:20) Nyuma y’ urupfu rwa Dawidi umuhanuzi Sadoki asiga amavuta Salomo ngo abe umwami.
- Umuntu wabaga wakize indwara y’ ibibembe yasangaga umutambyi ngo asuzume ko yakize, umutambyi yasigaga amavuta ku ino rinini ry’ iburyo ku gutwi kw’ iburyo, ku gikumwe cy’ iburyo no ku mutwe w’ uwo kugira ngo abe ahumanuwe (Abalewi 4:17-18).
- Amavuta niyo kandi yacanishwaga mu matabaza y’ ahera (Kuva 27:20) umuhimbyi wa Zaburi yakiriye neza igihano cy’ umukiranutsi akigereranya n’ amavuta y’ igiciro (Zaburi 141:5).
Mu isezerano rishya Yesu avuga iby’abakobwa babuze amavuta mu matara yabo igihe bari bategereje umukwe (Matayo 25:1-13). Abigishwa basigaga amavuta abarwayi bagakira (Yakobo 5:14). Ibi byose twavuze biratwigisha ko Umwuka Wera afite uruhare rukomeye mu mibereho y’ umwizera wa Kristo natwe turi abami n’abatambyi twogejweho ibyaha kandi dufite guhamya k’ Umwuka Wera ko turi abana b’ Imana(Abaroma 8:15).
Amavuta rero ni igishushanyo gikwiriye cy’ Umwuka Wera. Aracengera, akinjira akuzura.Aroroshya, akabobeza akarinda. Avura amavunane yomora n’ ibikomere kandi akoza. Amavuta kandi akoreshwa mu biribwa.

Inuma: Ikindi gishushanyo cy’ Umwuka ni inuma. Umwuka yamanukiye kuri Yesu mu ishusho y’ inuma (Luka 3:22) inuma ishushanya amahoro uburwaneza ariyo mico yibanze y’ Umwuka Wera

Amazi: Muri Yohana 7:37-39 Yesu yagereranije kuzura Umwuka Wera n’ imigezi y’amazi y’ ubugingo. Muri Yesaya 44:3 Imana yasezeranye iti: “Uwishwe n’ inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye” amazi azana ubugingo arazimya kandi akoroshya. Aroza kandi akeza impuruza yayo igira imbaraga n’ umuvuduko ugahindura imiterere y’ ubutaka adudubiza mu masoko cyangwa agacengera mu butaka bwumye. Amazi agirira nabi abashaka guhangana nayo ariko uyakoresheje nkuko byategetswe akugirira umumaro.

Umuyaga: Ku munsi wa Pentecote humvikanye umuriri umeze nk’ uwumuyaga uhuha cyane, ukwira mu nzu bari bicayemo (Ibyakozwe 2:2) Yesu yaravuze ati umuyaga uhuha aho ushaka ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva naho ujya. Niko uwabyawe n’ Umwuka wese amera (Yohana 3:8)

Umuriro: Umuriro nawo ni igishushanyo cyiza cy’ Umwuka Wera. Yohana umubatiza yahanuye kuri Yesu ati “Azabatirisha Umwuka Wera n’ umuriro, “Matayo 3:11” ku munsi wa Pentecote nabwo habonetse indimi z’umuriro (Ibyakozwe 2:3), umuriro ni ingirakamaro cyane. Uramurika ukazana urumuri, uzana ubushyuhe ahakonje. Ureza ugatunganya. Ariko ushobora no gukongora. Ntabwo ari ikintu cyo gukinisha ibyo byose tuvuze biboneka no ku Mwuka wera ni ukuri Imana yacu ni umuriro ukongora (Abaheburayo 12:29)

Vino: Ahari igikwiriye ni ukuvuga ko Vino itandukanye n’ Umwuka wera aho kuvuga ko ari igishyushanyo cy’ Umwuka Wera. Mu kuri Umwuka atera akanyamuneza mu mutima. Kuri Pentecote bamwe barabaseka ngo basinze ihira Ibyakozwe 2;13 mu isezerano rya cyera bakoresha vino mu birori ariko mu isezerano rishya dukwiye gukurikiza urugero rw’ Abefeso 5;18 Ntimugasinde inzoga irimo ubukubaganyi.

Ikimenyetso: Abefeso 1:13 havuga ngo mumaze kwizera yabashizeho ikimenyetso cy’ Imana ku mwizera bigaragaza ko yaguzwe.

Wibuke ko Imana Umwuka Wera Atari amavuta, umuyaga, umuriro n’ ibindi. Ibyo ni ibishushanyo bivurwa mu byanditswe kugira ngo bidufashe gusobanukirwa neza uwa gatatu mubutatu bwera.

“Ntugashingure imbago za kera, izo ba sogokuru bashinze”- Imigani 22: 28

Iyo dusomye iri jambo, dusanga umwanditsi yarakoresheje imvugo agereranya cyane ko ari igitabo cy’ imigani ariko hano imbago zisobanuye amategeko; Yesu yavuze ko ataje gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyasohoza kuko muri we ariho byose byuzurira. Muri Matayo 5:17-47 havuga ngo kuko amategeko ya Mose yavugaga ngo ntukice ariko nuwanga mwene se aba ari umwicanyi; Aya mose yaravugaga ngo ntugasambane ariko Yesu aravuga ngo n’umuntu ureba umugore w’undi akamwifuriza mu mutima aba asambanye nawe…

- Muzi ko mu butayu Imana yashingiye Abisirayeri imbago(amategeko) ariko buri munsi barayashingura bakayarengaho bakarakaza Imana. Twe amategeko yacu(imbago) ni ijambo ry’ Imana kandi ibyanditswe byose byahumetswe n’ Imana bigira umumaro wo kwigisha umuntu…Ntabwo ukwiye gushingura imbago kuko wakennye cyangwa wakize, ko uri mu bisubizo cyangwa mu bibazo ntabwo ijambo ry’ Imana rihindurwa n’uko habaye ikintu icyo ricyo cyose kuko Biblia ihamya ko uzabaganya cyangwa akongera azabura ubugingo buhoraho (Ibyahishuwe 22:18-19).

- Mu ngobyi ya Edeni Imana yajyaga isura Adamu na Eva ikabereka ibiti biribwa n’ ibitaribwa ariko n’ ubwo Imana yabashingiye imbago babirenzeho bibazanira umuvumo kugeza n’ubu ibibazo isi ifite bikomoka ku gushingura imbago kwabo.

- Abisirayeri Imana yabashiriyeho imbago( amategeko 10) ariko bazishingura buri munsi, Sauli Imana yamuhaye ubwami ariko muzi ko icyo gihe mu gihugu habagaho Umwami, umutambyi n’ umuhanuzi bose babaga bafite imirimo itandukanye ariko rimwe Sauli atewe n’abanzi atumaho Samweli ngo atambe igitambo atinze ahita ashingura imbago imubuza gutamba igitambo atari umutambyi aragitamba Imana iramubwira ngo kuko wagize ubwira ugakora ibitakureba Imana ikwambuye ingoma (1 Samweli 13:8-14). No muri iki gihe abantu bari kurenga ku mategeko y’ Imana bazi bakarya ruswa, bagasambana ngo bagere ku byo bashaka kugeraho. Iyo umubajije arakubwira ngo nta kundi nari nkennye cyagwa akazi naragashaka, abandi bashingura imbago bagakiranirwa ngo Imana yatinze kubasubiza.

- Inyanja Imana yayihaye itegeko ifite aho itarenga ariko abantu b’ Imana bazi ubwenge barenga ku mategeko y’ Imana buri gihe. Yobu yahuye n’ ibibazo ariko ntiyigera yikuraho ubunyangamugayo Imana iramutabara. Bityo ntukwiye kuvuga ngo ibibazo nibyo biguteye gukiranirwa.

1 Abami 2:36: Shimeyi yari yaratutse umwami baramubwira bati ntitukwica ariko wiyubakire inzu I Yerusalemu umunsi wambutse akagezi ukahava uzapfa wizize. Yabaye aho rimwe abagaragu be baramucika arabakurikira babibwira umwami aramubaza ati si wowe wiyemereye ko utazambuka akagezi, ni uko baramwica. Igihe wakizwaga wemeye kuzaba umukristo ibihe byose none ko utangiye kubihindura?

- Abantu bazajya mu ijuru ni abakurikije amategeko y’ Imana kandi twe muri iki gihe biratworoheye kuko Umwuka Wera ari kumwe natwe, kandi kwemera intege nke zawe amaraso ya Kristo Yesu arakweza ukaba umukiranutsi.
- Paulo yavuze ngo mu birori abiruka baba ari benshi ariko uhembwa akaba uwakurikije amategeko, ayo mategeko ni: 1. Kwiyandikisha 2. Imyenda yabugenewe 3. Kunyura ahategetswe 4.Kuhagerera igihe.

Abaheburayo 12:1: Ubwo tugoswe n’ igicu cy’abahamya babashije kudashingura imbago twiyambure ibituremerera n’ icyaha gikunda kutwizingiraho vuba. Kandi twubatse ku rufatiro rw’ intumwa n’ abahanuzi tugende nk’ uko bagenze Imana izatwemera kuri wa munsi kuko twagize umutima nk’ uwari muri Kristo Yesu. Wirinde Satani ntakubeshye ngo ubwo aka kantu nkora ari gato ntacyo gatwaye gerageza kurwana no kugahindukaho Imana izaguha umugisha amen!

“Niba Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ninde?”- Abaroma 8:31
Kumenya Imana kugira ngo ibane nawe ijye igutabara bisaba ko ubanza kuyimenya, kenshi tuvuga ko tuzi Imana ariko usanga tutaragera ku rugero rukwiriye.

Mose yari azi Imana mu rwego ruri hejuru (Gutegeka kwa kabiri 10:17), kuko uwiteka Imana yanyu ari:

1. Imana nya Mana.
2. Umwami w’ abami.
3. Imana ikomeye.
4.y’ Imbaraga nyinshi.
5. Iteye ubwoba
6. Itita ku cyubahiro cy’ umuntu.
7. Idahongerwa.

Mose kuko yari ayizi muri urwo rwego yamukoreye ibikomeye namwe muzi mu rugendo rwo mu butayu! Igihe tuzayimenya izakora ibingana n’uko tuyizi nyine.

Umuntu umwe ukomeye akubwiye ngo nzagukorera ibi n’ibi wabyizera ariko Imana ikubwiye ngo nzagutabara wumva utabyizeye neza. Ariko igihe uzayimenya neza uzatangira kubona impinduka mu buzima bwawe.

Ijambo ryatubwiye ngo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ntawe, burya ntukarebe ubugari bw’ ikigeragezo ahubwo urebe ubugari bw’ Imana muri wowe kuko ishobora byose nta kiyinanira na kimwe.

Dawidi yari atunze Imana ngari muri we. Yayimenye mu rwego rukomeye ikajya imutabara mu ntare n’ idubu; rimwe ajya kurwana na Goliyati babanza kumubuza kuko babonaga umwana w’ Imyaka 16 ariko Imana yari mu ruhande rwe yo yari ngari. Sauli aramubuza ariko Dawidi amuha ubuhamya bw’uko yishe intare asanga mu basirikare be bakomeye nta urica intare, arebye uko yafashe icyemezo amwambika imyenda ye ngo ajye kuyirwanana ariko Dawidi iramunanira. Impamvu ni uko Sauli yari yarayitsindanywe ayimarana iminsi 40 yihisha.

Hari ubwo twambika abantu imyenda twatsindanywe ukabigisha gusenga utayaherukamo, ukabigisha urukundo rwarakunaniye ariko ujye uvuga ibyo nawe wakoze washoboye Imana izaguha umugisha. Dawidi agiye kurwana Goliyati yaramurebye amutera ubwoba ariko Dawidi ahita ahuruza ijuru kuko yabwiye Goliyati ngo nguteye mw’ izina ry’ Imana wasuzuguye Imana ihita iza kwirwanira, Dawidi yihishe inyuma y’ Imana abwira Goliyati ati uyu munsi ndaguca umutwe. Imana uwo munsi igarura icyubahiro muri Israel. Ntugakunde ko izina ry’ Imana risuzugurwa ku bwawe ahubwo ugerageze uryubahishe mu kazi kawe, ku ishuri aho wiga, mu baturanyi bawe, urwanire ko izina ry’ Imana rimenyekana uzahahwa umugisha.

Ababisha barahari dufite abanzi 3 turwana nabo. Abo ni isi, Satani n’umubiri. Igihe cyose Imana iri mu ruhande rwacu tuzaba abatsinzi no kurushaho kandi (Ibyahishuwe 12:11) nabo bamuneshesheje amaraso y’ Umwana w’ intama n’ ijambo ryo guhamya kwabo.

Nkwifurije kunesha ku bw’ amaraso y’ Umwana w’ intama kandi murusheho Guhishurirwa imbaraga ziri mu ruhande rwacu, amen!

Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.

Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda?

“Nuko Umwami abwira Hamani ati: “Huta wende imyambaro n’ ifarasi uko uvuze, ubigenze utyo Moridikayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ ibwami ntihagire ikintu kibura muri byo byose” - Esiteri 6:10-11.

Dukurikije iyi nkuru dusomye Moridikayi yari yarakoze ibyiza ariko hashira igihe ntiyahita agororerwa ariko ikindi gihe biribukwa aragororerwa wakwibaza uti: “Kuki nkora ibyiza kandi nkaba mfite n’ amasezerano ariko ntasohore?”

- Rimwe abigishwa babajije Yesu ngo nkatwe twasize byose tuzahabwa iki? Bishoboka ko batangira kumukurikira bari bazi ko bazahita bagira ibyo bahabwa ariko barategereza biratinda bahitamo kumubaza. Abasubiza neza ko nta wasize ibye utazabishumbushwa inshuro 100 kandi akazahabwa ubugingo buhoraho.

- Birumvikana ko ukwiye gusubizwa kuko ufite amasezerano ariko turi burebere hamwe impamvu atinda kandi ari ayacu. Ubusanzwe nta n’ubwo amasezerano yacu ari aya vuba. Imana yadusezeranije ibyiza kuva kera kuko Biblia ivuga ko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo (Abefeso 2:10).

1. Satani arwanya amasezerano yacu ngo adasohora iyo dusenze mw’ ijuru banzura kudusubiza ariko Satani akazibira ngo ntibitugereho. Urugero: Daniyeri yarasenze kuva umunsi wa mbere ijuru ryaramusubije ariko igisubizo kimugeraho hashize iminsi 21. Malaika yamwiseguyeho ko kuva atangiye gusenga bamusubije ariko umutware w’ibwami bw’ u Buperesi akamara iminsi 21 amubuza kumugeraho (Danieli 10:12-13).

- Abefeso 6:12 Havuga ko abo dukirana atari ab’inyama n’ amaraso ahubwo ari imyuka mibi y’ ahantu ho mu kirere abo nibo batangira amasengesho y’ abera n’ ibisubizo byabo. Kandi Yesu yavuze ko nta wakwinjira mu nzu y’ umunyamaboko ngo amwambure ibintu bye atabanje kumuboha (Mariko 3:27). Kamere ya Satani ni ukwiba, kwica, kurimbura (Yohana 10:10) Ariko Yesu nawe atanga ubugingo kandi bwinshi.

- Hari abantu benshi bagiye barwanywa mu buryo bukomeye ariko nyuma bakagera ku byo basezeranijwe, Isaka yacukuye amariba bayashyiramo ibitaka ariko nyuma agera ku rindi riba aryita Rehoboti kuko Imana yari imugejeje ahagutse (Itangiriro 26:12-22).

- Dawidi yasutsweho amavuta aba umwami ariko amara imyaka myinshi amerewe nabi mu mashyamba ataragera ku masezerano.

- Hari inama Yesu yatanze yavuze ko dukwiye gusenga ntiturambirwe aca umugani w’ umucamanza atubaha Imana n’ abantu ariko umupfakazi amutitirije aravuga ngo reka nze murengere Yesu ati niko n’ Imana izabarengera nimusenga mutarambiwe. Imana yishimira kuduha ibyiza ariko mumenye imbaraga turwana nazo.

2. Ikindi gitera amasezerano gutinda ni imyitwarire yacu mu kigeragezo. Hari ubwo umuntu asenga ariko uyu munsi akaba ahagaze neza ejo akaba yaguye ibyo bitinza amasezerano bishoboka ko ashobora no kudasohora burundu kuko aho wasezeraniye n’ Imana warahavuye (Gutegekwa kwa Kabiri 28:1-14) havuga ko nitugira umwete wo kumvira amategeko y’ Imana, imigisha izatuzaho ikatugeraho ariko nitutumvira uhereye k’ umurongo 15-68 havuga imivumo y’abatumvira. Ibyari amasezerano y’ umugisha bizakubera umuvumo kuko utumviye Imana. Niwumvira uzagira umugisha.

3. Hari ubwo Imana itinza amasezerano kugira ngo itwigishe kuyubaha. Urugero: Abisirayeri bava muri Egiputa byari byoroshye ko bagera mu gihugu cy’ amasezerano vuba ariko Imana yashimye kubanyuza mu butayu kugira ibanze ibarebe ko nibagera mu gihugu bazitondera amategeko burya ijisho Imana irebesha mu mutima ni ikigeragezo (Gutegeka kwa Kabiri 8). Isuzume umenye icyatindije amasezerano yawe hanyuma umenye uko ubyifatamo we guhora wivovotera Imana kuko yo ntigira urubanza izabikora neza, amen!

Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza umugisha w’ Imana ushaka kumenya byinshi cyangwa gukomeza gufashwa wasura www.agakiza.org

“Nimwumve ijambo ry’ Uwiteka. Uwiteka aravuze ngo ejo nk’ iki gihe, ku irembo ry’i Samalia indengo y’ ifu y’ ingezi izagurwa shekeli imwe…2 Abami 7:1-2

Muzi ko Isirayeri ari ubwoko bw’ Imana ariko igihe kimwe bumviraga amategeko y’ Imana ikindi gihe ntibumvire. Kenshi iyo babaga batumviye yabahanishaga ishyanga ritubaha Imana nk’ Abamidiani, Abafirisitiya, n’abandi bakabatera bakabatsinda kugeza igihe bazamenya ko bagoye Imana bakayigarukira.

Kuva Umwami Ahabu agiye ku ngoma yazaniye kuvangirwa gukomeye Isirayeri kuko abatambyi bo mu nzu y’ Imana rimwe basengaga Imana ikindi gihe bagasenga imana za Yezebeli, umugore wa Ahabu. Elia biramubabaza ageza ubwo ahagarika n’ imvura nyuma yica abahanuzi ba Bayari 850 ariko Abisirayeri ntibakizwa ibibazo birakomeza bigeza ubwo inzara yishe abantu Benihadadi umwami w’i Siriya yarabagose. Bageze ubwo barya ibihanga by’ indogobe bigeza ubwo abantu barya abandi.

Umwami wariho icyo gihe ajya kureba umuhanuzi Elisa ajyanywe no kumwica ariko ahasanga imbaraga z’ Imana, umuhanuzi amumenyesha ibigiye kuba ko Imana igiye kugaburira abantu. Nagirango nkwibutse ko uruta Elisa ari Yesu umwana w’ Imana umuhindukiriye wabona ubutabazi ubwo mu mwuka n’ubwo mu buzima busanzwe. Imana iragukunda yishimira no kuguha ibyiza icyo yanga ni ibyaha byawe gusa.

Elisa arahanura ngo ejo kw’ irembo ry’i Samalia ifu izaba ihendutse. Iyo ushakanye Yesu umwete araguhembura (Ibyakozwe n’ Intumwa 3:19) Mwihane muhindukire ibihe byiza bo guhembuka bibone uko biza bivuye ku Mwami Imana.

Uwarindaga umwami aravuga ngo: Ibyo uvuze n’ubwo Imana yakingura amadirishya y’ ijuru ntibyakunda, hari abantu benshi bavuga ko bizera Imana ariko kwizera imbaraga zayo bikaba byaranze iyo bivugwa n’ umunyamahanga utazi amateka ya Isirayeri byari kumvikana ariko yari azi ko bambutse inyanja itukura ikabatungira mu butayu imyaka 40 ikica Siholi na Ogi igasenya Yeriko, ikabambutsa Yorodani ariko ntabwo yari acyizera Imana.

Twari dukwiye kwizera imbaraga z’ Imana kuko yatweretse ibitangaza byinshi. Ese wibagijwe n’ iki ibyo Imana yagukoreye? Ibyo yakoze nibyo byari bikomeye cyane. Nuhura n’ibicantege ujye wibuka ibyo Yesu yakoze. Dawidi ajya kurwana na Goliyati yabanje kwibuka Imana yamukijije intare n’ idubu abona ko na Goliyati ari bupfe nka kimwe cyo muri ibyo kandi koko yaramutsinze.

Elisa abwira uwo muntu binaniye kwizera ngo uzabirebesha amaso ariko ntuzabirya kandi koko yarabirebye ntiyabiriye(2Abami 7:17-20), baramukandagiye arapfa, umuntu utizera ntabasha kunezeza Imana (Abaheburayo 11:6), kandi utizera aba ameze nk’ umuraba wo mu nyanja ntacyo azahabwa n’ Umwami Imana (Yakobo 2:14-26).

Imana iyo igiye gutabara ikoresha inzira nyinshi wowe pfa kwizera imbaraga zayo gusa izagutabara icyo gihe yatabaye ikoresheje ababembe bagiye mu mahema y’ ababateye basanga Imana yabateye ubwoba barahunga baravugana ngo uyu munsi ni umunsi wo kuvuga inkuru nziza icyo gihe kizagera ku buzima bwawe utabarwe. Wowe izere gusa ubu ufite amakuru mabi y’ ibibazo, inzara, guseba, urugo rukugoye, ubukene, abakwanga, ubuzima butagira icyerecyezo ariko Yesu wizeye ari kumwe nawe azagutabara wowe gusa izere kuko n’ubwo wasengerwa n’ abakozi b’ Imana b’ isi yose umutima wawe utizeye ntiwasubizwa ariko nugira kwizera Imana izahindura ubuzima bwawe.

Icyo gihe Imana yarabahaye bararya barahaga bivuye mu busa. Ntukarebe ibibazo ahubwo reka ukemura ibibazo niwe mutabazi wawe. Kandi usabe Imana kunyurwa kuko kubaha Imana iyo bifatanije no kunyurwa n’uko umuntu ari bivamo inyungu nyinshi. Impamvu abantu bahora mu gihombo bakaba mu gakiza katabanejeje ni uko batazi kunyurwa ariko Yesu naguhaza ibindi bizaba umugisha, amen!

Inkuru y’ihumure: Ijuru riratabara…

…………..Abacamanza5:20

Iyo umuntu agize ikibazo, agerageza gushaka ubutabazi mu buryo butandukanye. Bamwe bajya mu bapfumu, abandi bakitabaza abakomeye ngo babafashe, abandi bakaba bazi ko imiryango yabo yabatabara ariko si byose bagutabaramo, hari ibikorwa n’ Imana gusa.

Iyi nyigisho igamije kugukangurira kwiringira ijuru n’ imbaraga zaryo kuko Biblia itubwiye ko ijuru ritabara. Niba hari ibyo abantu bagutabaramo si byose kuko nta waguha amahoro yo mu mutima, nta waguha agakiza, nta n’uwagukiza icyaha usibye Yesu Kristo gusa.

Ijuru rishobora kugutabara mu bugingo, kandi ryagutabara no mu buzima busanzwe, kuko Ibyahishuwe 3:7 Havuga ngo ufite urufunguzo rwa Dawidi ukinga ntihagire ukingura, ukingura ntihagire ukinga…. Nakubwira ko Yesu ari we ufite ijambo rya nyuma kuri wowe umwiringire azagutabara mu bibazo byawe.

Iyo ubajije umuntu impamvu ari mu bibazo bimugoye cyane arakubwira ngo ni uko atize, cyagwa ngo atagira umufasha, n’ibindi… ariko hari abo ijuru ryatabaye ari ntacyo rihereyeho; ntirihera kuri ibyo wowe wibwira, ijuru riratabara bikazandikwa mu mateka (Kubara 21:14); ibyo byandikwa mu gitabo cy’ intambara z’ Uwiteka…amateka y’ isi afite ibitabo biyavuga ariko Imana nayo iratabara bikandikwa mu bitabo kuko Imana irwanira abantu bayo ikabatabara.

Dore ingero z’abo ijuru ryatabaye:

- Ijuru ryatabaye Mose ageze ku Nyanja itukura ingabo z’ Abanyegiputa zimuturutse inyuma imbere ye hari inyanja, iruhande hari imisozi. Abantu bacika intege Mose nawe atakira Imana iramubaza ngo ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeri bakomeze bagende (Kuva 14:10-16) kuko Abanyegiputa mubonye mutazongera kubabona ukundi. Imana igabanya inyanja barambuka bageze hakurya bararirimba ngo ifarasi n’uwihetse yabiroshye mu nyanja.

- Ijuru ryatabaye Yosuwa ageze I Yeriko atazi icyo gukora haza umugaba w’ ingabo z’ Imana aramubwira ngo nje kubera umugaba ingabo z’ Imana. Yosuwa aca bugufi Imana isenya Yeriko byandikwa mu mateka.

- Ijuru ryatabaye Gideoni rimusanze asekura ingano yihishe riramubwira ngo wamunyambaraga we, haguruka ukize Abisirayeri. Atangira yisuzugura ariko ijuru ryakoresheje abantu 300 batsinda bidasubirwaho ku bw’ Uwiteka na Gideoni.

- Rimwe Sauli ntiyamenye ko ijuru ari ryo ritabara abonye abanzi bamuteye ajya kuraguza ku mupfumu; kuko atubashye Imana iyo ntambara niyo yaguyemo.

- Dawidi yamaze igihe kinini ahigwa na Sauli ariko Dawidi yari azi ko ijuru ariryo ritabara araritegereza kugeza ubwo azatabarwa n’ubwo yagiye abona uburyo bwinshi bwo kumwica ariko yaravugaga ngo Imana yamushyizeho izi igihe izamukuriraho, kandi igihe kigeze aratabarwa aravuga ngo Uwiteka yambereye umwungeri ntacyo nakennye (Zaburi 23).

Mu gitabo cy’Abaheburayo 11 huzuye abo ijuru ryatabaye kandi si aho gusa Biblia yose yuzuye abo ijuru ryatabaye; nawe iringire ijuru kuko riratabara.

Ese ufite ikibazo kimeze gute? Ntacyo ijuru rinanirwa kandi uzatabarwa ariko wige gutegereza ijuru kandi wiringire Imana ijuru riratabara. Abaheburayo 11 havuga abantu batabawe mu buryo bukomeye kandi twubatse ku rufatiro rw’ intumwa n’ abahanuzi. Imana ntiyishimira ibibazo byacu ahubwo yishimira kubana natwe mu bibazo kuko Yesu yababajwe no kugeragezwa abasha gutabara abageragezwa bose kuko azi intimba icyo aricyo, amen!

Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana, ushaka gukomeza gufashwa wasura agakiza.org.

Efeso 5:15-17 Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’ abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’ abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.

Intego y’ iri jambo: Mwirinde murugendo. Abantu beshi bari murugendo rujya mw’ ijuru, nabatajya mw’ ijuru barajya iwabo h’ iteka kuko mw’ isi twese turi abagenzi tuzayivamo ahubwo ikibazo uru rugendo turimo turugendamo dute?

Yesu yaravuze ko ariwe nzira n’ ukuri n’ ubugingo kandi birumvikana niwe nzira abazayigendamo mukuri bazabona ubugingo buhoraho ariko abatazayigendamo mukuri bose ntabugingo buhoraho bazabona. Paulo yaravuze ngo mubirori batangira ari benshi ariko hagahebwa umwe yakurikije amategeko abantu benshi bariruka muri iyi inzira ariko batarigeze biyandikisha(Gukizwa bakatura ibyaha) abandi ntibambaye imyenda yabigenewe( Gukiranuka) Abandi baranyura munzira zitazwi ( Izubusamo) Ariko ntidukizwa uko tubyumva dukizwa uko Biblia ivuga kuko ntayindi nzira ihari ntarindi zina twahawe munsi y’ izuba twahawe ryo gukirizwamo uretse irya Kristo Yesu.

Ikindi abandi bakirwanira ngo Imana yatinze gusubiza ibyo twayisabye kandi bagashaka n’ imirongo ibashigikira ngo n’ Imana izi ko turi abantu mwe ntimugakabye ariko mubirori hahembwa uwabaye uwambere. Iyi nzira yananiye benshi kuko batirinze uko bayigendamo irimo imitego myinshi cyane satani n’ umwanzi w’ abakunzi biyi nzira kandi Yesu yayivuzeho ravuga ngo n’ inzira nto inanira benshi( Irasaba kwigomwa) Ariko inzira ijya mwirimbukiro ningari ntisaba kwigomwa ikintu na kimwe.

Kandi ubu tugeze mugihe abantu benshi bakunda ibiborohera ubuzima bworoshe butarimo kwigora. Ariko ikintu Imana yatangiye ubuntu n’ agakiza ariko kujya mw’ ijuru nugusiganwa Efeso 6:12 Usanga havuga ngo kuko tutanigana n’ abafite inyama n’ amaraso ahubwo nimyuka mibi yahantu ho mw’ ijuru iyo byiswe kunigana urumva ko udapfuye byo birapfa satani ntamikino agira aragira tutazagerayo kubwiyo mpamvu rero twirinde uko tugenda twambare intwaro zose Imana itanga nibwo tutazatsindwa n’ uburiganya bwa Satani. Mugihe co kugaruka kwa Kristo abantu benshi bazaba baracitse intege bikomeye kuko biblia ivuga ngo mbese umwana w’ umuntu naza azasanga kwizera mw’ isi?

Abantu bazaba batararetse kuza gusenga ariko babuze ibyiringiro kubw’ isi ibakurura. Biblia yavuze ngo twe kugenda nkabatagira ubwenge ahubwo tugende nk’ abanyabwenge ducunguza uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.

Imana ikunda kwibaza ukuntu abantu bayo bishwe no kutagira ubwenge simvuze ubwenge bwo mw’ ishuli bwo buragwiriye ariko ubwenge bwo gutandukanya icyiza n’ ikibi burabuze kandi Yesu ari hafi ubu ikibi cahawe intebe mw’ isi kandi abakristo nabo bageraho bakitiranya gukiranirwa no gukiranuka.

Ariko urufatiro rw’ Imana ruracahari rwanditseho ngo Uwiteka azi abe kandi uvuga izina ry’ Uwiteka ave mubidatunganye. Imana ibakomeze kandi mumenye ko turi mugihe c’ umwijima ukabije ariko Yesu ari hafi kugaruka ntuzemere ko haricagutandukanya n’ urukundo rwa Kristo Yesu Abaroma 8:31 Imana ibahe umugisha muri byose amen! Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.

Ese mu Rwanda haracyakenewe ivugabutumwa? Uko mbibona!

Ubusanzwe kuvuga ko ahantu hadakeneye ivugabutumwa byagorana ariko aha turarebera hamwe ubwoko bw’ibugabutumwa bwaba bukenewe mu Rwanda, cyane ko ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abakristo. Ibi biratuma twibaza iri zamuka ry’umubare munini w’abakristo icyo ryaba rifasha abanyarwanda n’impinduka rizana mu kugabanya ibyaha bikorwa. Ku bwanjye navuga nti ‘’yego kubw’impamvu zikurikira:

Umwana apfa mu iterura

Abatuzaniye ubutumwa bwiza bagize neza ariko iyo usesenguye usanga baraje batazanywe n’ubutumwa gusa, kuko bamwe babanje kwiga ishuri rya gikoroni, abandi baje inyuma y’ivanjili hihishemo inyungu za Politike n’ibindi nk’umutungo uri muri Afurika n’ibindi...ku buryo usanga iyobokamana ryari inzira yo kugira ngo bagere kucyo bashakaga gusa. Hari ibibazo benshi bibaza birimo ibirangwa mu bihugu byitwa ko bifite abakristo benshi, ariko nanone hari icyo abantu bakwiye kumva, nta watanga icyo adafite, batanga icyo bahawe nabo.

Ubusanzwe abahanga muby’iyobokamana bavuga ko iyo iyobokamana rigiye mu kwaha kwa Politike ritaba rikigeze ku ntego neza. Iyo usomye Bibiliya mw’isezerano rya kera usanga igihugu cyarayoborwaga n’Umwami, umutambyi n’umuhanuzi. Muri aba uko ari batatu buri wese yakoraga inshingano ze kandi bakuzuzanya, bivuze ko iyo umwe yashakaga gukora byose ikibazo cyaravukaga.

Ese kuri ubu niko bikimeze? Niba Umuhanuzi n’umutambyi baratangaga inama z’uko ibintu byagenda neza, uyu munsi byifashe gute? Aho ntibyahinduye isura aho mu bihugu bimwe na bimwe bya Afrika umwami ari we utanga umurongo mu itorero? Ese iki kibazo cyabazwa nde? Umwami wivanze cyangwa umutambyi n’abahanuzi bananiwe gukora ibyo bagombaga gukora? Ese umuhanuzi n’umutambyi bakoze icyo bagombaga gukora umwami arakenerwa, oya? Izi zose ni ingaruka za bimwe twahereyeho ko itorero rita umurongo kubera inyungu za bamwe no kutisobanukirwa ubwabo ngo bamenye icyo bari bakwiye kuba bakora cyangwa bishobora no kuba kwiyobagiriza kudakora ibyo bazi kubera inyungu zabo bwite bigatuma bata umurongo, ntabwo rero umwami yarebera. Iri nubwo ryagaragara ko ari ikosa ryo kwivanga k’umwami ariko aba yarikoreshejwe n’abataye inshingano.

Hari ibyiza byinshi byagejejwe ku banyafrika cyane cyane akarere k’ibiyaga bigari, nko gusoma no kwandika, imyenda, umunyu, imihanda n’irindi terambere ritandukanye ari nayo ntandaro y’ibyiza bimwe twagezeho. Aha kandi sinabura kubabwira ko Imana itajya yiburira kuko Pawulo yavuze ko haba m’ukuri cyangwa mu buriganya Yesu aramamara hari abahamya ko bahindutse bareka ibyaha burundu buzura Umwuka wera ariko urebye umubare w’abitwa ko basenga ntawatinya kuvuga ko inzira ikiri ndende.

Ubusanzwe hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ivugabutumwa ritageze ku ntego yaryo ku kigero gishimishije aha natanga urugero iyo urebye ibyaha bikorwa na bamwe bitwa amazina y’ubukristo, abuzuye amagereza, abasinzi, abakora uburaya, abanywa ibiyobyabwenge bafite amadini yitwa aya gikristo basengeramo ntiwashidikanya ko ivugabutumwa ritageze ku ntego ku kigero gishimishije. Ibi biha umwanya ushaka kugaragaza ko ubukristo ku babwitirirwa ari buke hafi ya ntabwo kuri benshi, kandi wenda kumuburanya ntibyoroha kubera ibibera mu matorero hirya no hino.

Ivugabutumwa ryageze ku ntego rirangwa n’iki?

Yesu yavuze ko abahindutse tuzabamenyera ku mbuto zabo, ubusanzwe umukristo ntarangwa n’idini cyangwa imirimo akora mu rusengero ahubwo agararira mu myitwarire ya buri munsi, imbuto yera nizo zimugaragaza. Kandi izo mbaraga Imana irazitanga kuko abemeye Kristo yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana.
None nyuma y’ubwigenge abasigaye bayoboye intama z’Imana byaje kugenda gute?

Ubusanzwe nk’uko twatangiye tubivuga umuntu atanga icyo afite! Nubwo abantu bafata uwihaye Imana nk’umuntu w’inyangamugayo ubasha kuzana impinduka muri sosiyete akenshi biterwa n’uwamwigishije n’uko yakiriye Kristo ku giti cye.

Muri Rwanda shima Imana ya 2014 numvise abashumba bakomeye muri iki gihugu, basaba Imana n’abanyarwanda imbabazi ko bahinduriye abantu kuba abayoboke babo aho kubahindura kuba abana b’Imana, nabitekerejeho byinshi. Ese nyuma yo kwihana no gusaba imbabazi amakosa yakozwe igihe kinini yaba yarakosoye mu myigishirize? Ese abashumba bananirwa kumvikana bakitabaza Leta ngo ibakemurire ibibazo byaba bitakibaho? Ese nyuma y’uko kwihana ibyaha byaba byaragabanutse ki kigero kingana iki?

Ingaruka zo kwigishwa nabi.

Urwanda ni igihugu byavugwa ko ari icya gikristo ku kigero kiri hejuru ya 90/100 ariko cyagwiririwe n’amahano haba jenoside yakorewe abatutsi 1994 ikorwa n’abitwa abakristo abantu benshi bapfira mu nsengero kuko bumva ari ahantu hera ntawatinyuka kubasangamwo ngo abice nyuma y’aya mahano kuvuga ko uri umukristo byasaga nk’aho biteye isoni.

Harubwo ujya kumva umuntu abajije ati ariko Jenoside iba mu Rwanda Imana yari he? Bamwe bati yari yataye abantu kugeza ubwo abantu bapfa bigeze hariya! Ngira ngo uwakwibaza neza n’uwabaza ati ‘’abantu b’Imana bari bakiba mu Rwanda?’’ Kandi koko biteye isoni ku itorero kuko ntibisaba ubushakashatsi bwinshi ngo wanzure ko abitwaga abakristo bijanditse muri Jenoside bakavuguruza izina bitirirwa mu bikorwa.
Imana yatanze amahitamo umuntu ahisemo gukora neza cyangwa nabi Imana ntimutwaza igitugu, bivuze ko Imana itari yataye abantu ahubwo abantu bari bataye Imana, uretse ko hari n’ibikurenga ukibaza ngo mbese bari bayizi? Imana niyo ibizi.

Ese tuvuge ko batari barigishijwe ku buryo uyu munsi bigishijwe bakaba barahindutse abigishwa ba Yesu nyakuri? Guhamya ibi nabyo byagorana. Aho impamvu yo kugaragaza isura nziza si uko mu Rwanda haba hari Leta y’Ubumwe ikangurira abanyarwanda kubana neza no kwimakaza umuco w’amahoro? Bigenze bityo umuntu yavuga ko umugisha uhari ari Ubuyobozi bw’igihugu bwiza ibindi umuntu akabiharira Imana. Ese ibibera mu matorero aho iwanyu ubona bitanga ikizere ko ubukristo bugeze ku rwego rushimishije? Ese koko ibyaha bigenda bigabanuka cyangwa hagabanuka ibihanwa n’amategeko y’igihugu kuko abantu batinya gereza, inkiko n’ibindi bagasigara bikorera ibyo kugomera Imana kuko baziko Leta yo itakwihanganira uwica amategeko? Ibi byamenywa n’Imana imenya ibibera mu rwihisho nubwo na bike bigera hanze bitanga ishusho y’ubukristo muri iki gihe. Icyakora nanone ntiwavuga ko bose ari ko bameze, hari abo ubona bazi igikwiye kandi bagerageza gukora neza no kwigisha inyigisho nzima.

Mu by’ukuri iyo urebye umuvuduko w’ishingwa ry’amatorero n’imiryango ya gikristo buri gihe ariko ibyaha bigakomeza kwiyongera wakwibaza icyo bamwe bashumba bigisha kugeza ubu? Ubusanzwe ivugabutumwa rikwiye gukemura ikibazo gihari (Ibyaha) iyo bitagenze bityo umuntu yatekerezako abashinga amatorero bashobora kuba babikora ku zindi nyungu zitari ukuzana abantu kuri Yesu.

Hakwiye gukorwa iki?

Abashumba nibamenye ko bakwiye guhinduka ubwabo nyuma bagahindura abandi bityo ntitwishimire ko dufite insengero zuzuye abayoboke kuko batura, badukomera amashyi ahubwo dukora icyo Yesu yadutumye guhindura abantu kuba abigishwa tubigishe kwitondera amategeko y’Imana Matayo 28:19-20

Niba bitabaye ibyo tuzisanga mu bibazo by’ingutu bigenda bisimburana kuko satani we ari maso kandi azanwa no kwiba, kwica no kurimbura Yesu niwe utanga ubugingo kandi bwinshi Yohana 10:10 Murakoze.

Pastor [email protected]


Sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye- 1 Ngoma 21:24

Abantu benshi bakorera Imana. Ibi ni byiza ariko iyo urebye hari ijambo dukwiye gusobanukirwa cyane, ni uko imigisha yose Imana yayikubiye mu gutanga kuko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, abantu bakunda guhabwa ariko gutanga biragoye ariko Imana yaduhaye urugero aho yatanze umwana wayo imufite ari umwe(Yohana 3:16).

Mbere y’uko utanga ibyawe ngo ufashe abakene, utere inkunga umurimo w’ Imana, Imana irashaka ko ari wowe witanga mbere(Abaroma 12:1-2). Ndabinginga ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima bishimwa n’ Imana. Umuntu yitanze biramworohera gutanga ibintu bye ariko birakomeye kubwira umuntu atariha Imana ngo umubwire gutanga ibye ngo afashe abakene, imfubyi kuko aho ubutunzi bw’ umuntu buri niho n’ umutima uba.

Tugiye kwiga kwitanga ugatanga n’ ibyawe kandi ukumva ko witanze koko. Iyo urebye hari abantu niyo atanze agerageza gushima Imana ariko gukorera Imana mbere ya byose ni inyungu zacu kuko icyo ubiba nicyo uzasarura kuko ikitanyeganyeje umutima wawe n’uw’ Imana nijya kugusubiza niko bizamera abantu ntibahabwa imigisha ingana biterwa nibyo wabibye.

Imana tuyiha umwanya usagutse, ariko yari ikwiye gufata uwa mbere niyo idusabye ku byacu ni 1/10 ariko nacyo kikatunanira gutanga kugeza ubwo ivuze ngo basi nimungerageze murebe ko ntabaha umugisha(Malaki 3:10) idufitiye imigisha myinshi ariko yabuze abayikundisha umutima wose, ngo ibahe umugisha.

Abatanze bigomwe bakagira umugisha:

Aburahamu yamenye Imana arayikurikira ava mu byaha hashize iminsi Imana imuha ihishurirwa amenya ko kugenda yubaka ibicaniro ari byo bizamuhesha umugisha, undi munsi asurwa n’ abagabo 3 ahishurirwa ko ari Imana imusuye iri mu butatu abo bagabo ababagira inka yose atanga mu butunzi bwe Imana irabireba ihita imusezeranya umwana, hashize iminsi imusaba gutamba Isaka kugira ngo irebe ko ayikunda yemeye kumutanga iravuga ngo noneho menye ko unkunda imwereka intama yo gucungura Isaka, kandi imuha amasezerano akomeye yo kuba sekuruza w’amahanga.

Icyatumye igitambo cya Kayini kitemerwa ni uko atatekereje ngo ahe agaciro ibyo agiye gukora uwabanje kubitekerezaho Imana yaramwemeye Kayini ahita agira ishyari aramwica n’ubu niko bimeze ishyari riracyari mu bantu ariko nawe wakwemerwa uramutse utekekereje ibyo ugiye gukora.

Imana yakijije Maria abadaimoni 7 undi munsi yibutse aho yamukuye amusukaho amavuta ahenda. Utekereje neza icyo Yesu yakoze mu buzima bwawe wayituriki? Ariko abantu baribagiwe ineza y’ Imana Yuda yarakajwe n’ayo mavuta kuyasuka kuri Yesu ngo apfuye ubusa kandi yari kugurishwa agafasha abakene, Yesu ati abakene muzahorana nabo, n’ubu umwuka wa Yuda urahari ubuza abantu gukorera Imana ubereka ko ibyo batanze bipfuye ubusa ariko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa.

Numvise ubuhamya bw’ umuntu w’umukire wagiye mu rusengero Pastor atangaza ko bafite icyifuzo cy’amafaranga ibihumbi magana atatu ahita avuga ngo ubwo bambonye buriya bazi ko ari njye urayatanga, ahita atanga amafaranga 3. Ariko icyamutangaje ni uko babonye ibihumbi Magana atatu bashakaga hamwe n’amafaranga 3 amwe yatanze atangazwa n’uko abonetse atari we uyatanze. Gukorera Imana n’ umugisha kuri wowe kandi utabikoze abandi babikora ariko wowe ntuzunguke. Imana iguhe umugisha ko ugiye kwitanga wowe ubwawe nibyo utunze bikaba ibyo umucunguzi. Ukundishe Imana umutima wawe wose n’ ubwenge n’ imbaraga zawe zose ikindi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.

Nk’uko byari byarahanuwe, igihe cyarageze Yesu arapfa. Urupfu rwa Yesu abantu barwitwayemo mu buryo butandukanye. Bamwe baramwishe, ndetse babikora bumva nta mutima ubacira urubanza kuko bari bamugeretseho ibirego bakamwita umunyabyaha. Gusa n’ubundi Yesu yari yikoreye ibyaha, ariko uburyo babivugamo si ko biri.
Kimwe mu byaha bikomeye Yesu yaregwaga ni ukwigereranya, kuko yababwiye ko ari Umwana w’Imana. “Abayuda baramusubiza bati ‘Dufite itegeko, ku bw’iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w’Imana’” Yohana 19:7.

Nta gitangaje kubona ab’isi batazi icyatumye Yesu apfa, ahubwo ikibabaje ni ukubona Abakristo benshi b’iki gihe batazi icyo Umwami wabo yazize. Ubu butamenya butuma bakomeza kwikorera umutwaro w’ibyaha, kuko batazi uwabibakuyeho. Ku ngoma y’Abaroma, ibivume ni byo byabambwaga ku musaraba. Bashoboraga kuba abajura ba ruharwa, abicanyi, abagomeye Leta cyangwa se amategeko ya Mose n’abandi. Muri ibi byose Yesu ntacyo yari yakoze, ariko yari yikoreye ibyo byaha byose ndetse n’ibindi bitavuzwe aha. Ni na cyo cyamwambuye ubudahangarwa bigatuma abana b’abantu bashobora kumufata.

Ku munsi ukurikira uwo yamubatirijeho, Yohana yahamije ibya Yesu ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29). Mbese Yesu yakuyeho ibyaha by’abari mu isi ate? Igituma Abakristo benshi badakomera mu byo bizera ndetse ngo babe abagabo bo kubihamiriza abandi, ni uko batazi uburyo Yesu yabakuyeho ibyaha byabo. Hariho ndetse abavuga ko bakijijwe bakanabiririmba, ariko bakigendana umutwaro w’ibyaha.
“Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Mu Isezerano rya Kera byagendaga bite? Iyo umuntu yakoraga icyaha, yazanaga umwana w’ihene cyangwa uw’intama akamuha Aroni umutambyi mukuru na we akamurambikaho ibiganza. Intego yo kurambika ibiganza mu ruhanga rw’umwana w’intama, byari ukugira ngo bamukorere ibyaha by’uwo wazanye igitambo (Abalewi 4:13-21, 16:1-30).

Byaje kunanirana rero, Imana ibona ibitambo by’impongano bidashobora kweza ababitamba. Abantu bahoranaga umutwaro w’ibyaha, ku buryo n’umutambyi ubwe yabanzaga kwitambirira igitambo cy’ibyaha kugira ngo ahumanuke mbere yo kwinjira ahera ngo atambirire abandi. Byageze aho ndetse Imana itegeka Aroni umutambyi mukuru ko azajya atambirira ibyaha by’umwaka wose. Ibi yabikoze mu rwego rwo kuborohereza umutwaro, ariko na byo biba iby’ubusa kuko bitashoboraga guhesha umuntu kwezwaho ibyaha bye (Abaheburayo 10:3).
Bitewe n’uko rero Imana yashakaga gukiza umuntu ngo izabane na we iteka ryose mu bwami bwo mu ijuru, yagombaga kumubonera impongano y’ibyaha y’ibihe byose, aho bitazaba ngombwa ko yongera kujya atamba ibitambo by’ibyaha bye cyangwa se ngo byongere kumurega ukundi. “Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka” (Abaheburayo 10:10).

Yesu yagombaga kuza, akikorera ibyaha byacu kugira ngo bituveho bityo abe atwunze n’Imana. Nk’uko rero mu Isezerano rya Kera umutambyi yarambikaga ibiganza mu ruhanga rw’igitambo kugira ngo agishyiremo ibyaha, hagombaga kuba umutambyi ukorera Yesu ibyaha byacu. Uwo nta wundi ni Yohana, wabyawe na Zekariya umutambyi wakomokaga mu mugabane wa Abiya. Imana yari yarashyizeho itegeko ridakuka, ko umuryango wa Aroni wo mu Balewi ari wo ugomba gukomokamo abatambyi. Yohana Umubatiza ni we wabaye umutambyi wa nyuma, kuko Yesu ari we wabaye igitambo cy’iteka ryose.

Yohana Umubatiza ni umuntu w’ingenzi mu kwizera kwacu. Yesu yahamije ibye ati “Ndababwira ukuri yuko mu babyawe n’abagore ari nta wuruta Yohana…” Luka 7:28. “Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana, kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza. Ufite amatwi yumva niyumve” (Matayo 11:13-15).

Yohana umutambyi rero yakoreye Yesu ibyaha byacu ubwo yamubatizaga amurambitse ibiganza mu ruhanga mu Ruzi rwa Yorodani, adukuraho ibyaha byacu rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka. Ibi byasohoje gukiranuka kw’Imana, duhinduka abakiranutsi kuko ibyaha byacu Yesu yabidukuyeho. “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose” (Matayo 3:15). Bibiliya itubwira ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ari ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Ni cyo gituma Yesu yagombaga kubambwa ku musaraba agapfa mu cyimbo cyacu, kuko yari yikoreye ibyaha byacu.

None se kuki abantu bakomeza kwikorera ibyaha kandi Yesu yarabibakuyeho? Niba ucyikoreye umutwaro w’ibyaha, biragusaba kugenzura kwizera kwawe ugakorera Yesu ibyaha byawe kuko ari we wabibambiwe ku musaraba. Wibuke ko nta byaha bizagera mu ijuru. Abizeye by’ukuri ko Yesu yabakuyeho ibyaha byabo ni bo bazabana n’Imana mu ijuru. Ku bw’imbabazi z’Imana rero, izere nonaha maze ukorere Yesu ibyaha byawe. Imana iguhe umugisha.

Simeon Ngezahayo.

Nk’uko byari byarahanuwe, igihe cyarageze Yesu arapfa. Urupfu rwa Yesu abantu barwitwayemo mu buryo butandukanye. Bamwe baramwishe, ndetse babikora bumva nta mutima ubacira urubanza kuko bari bamugeretseho ibirego bakamwita umunyabyaha. Gusa n’ubundi Yesu yari yikoreye ibyaha, ariko uburyo babivugamo si ko biri.

Kimwe mu byaha bikomeye Yesu yaregwaga ni ukwigereranya, kuko yababwiye ko ari Umwana w’Imana. “Abayuda baramusubiza bati ‘Dufite itegeko, ku bw’iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w’Imana’” Yohana 19:7.

Nta gitangaje kubona ab’isi batazi icyatumye Yesu apfa, ahubwo ikibabaje ni ukubona Abakristo benshi b’iki gihe batazi icyo Umwami wabo yazize. Ubu butamenya butuma bakomeza kwikorera umutwaro w’ibyaha, kuko batazi uwabibakuyeho. Ku ngoma y’Abaroma, ibivume ni byo byabambwaga ku musaraba. Bashoboraga kuba abajura ba ruharwa, abicanyi, abagomeye Leta cyangwa se amategeko ya Mose n’abandi. Muri ibi byose Yesu ntacyo yari yakoze, ariko yari yikoreye ibyo byaha byose ndetse n’ibindi bitavuzwe aha. Ni na cyo cyamwambuye ubudahangarwa bigatuma abana b’abantu bashobora kumufata.

Ku munsi ukurikira uwo yamubatirijeho, Yohana yahamije ibya Yesu ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29). Mbese Yesu yakuyeho ibyaha by’abari mu isi ate? Igituma Abakristo benshi badakomera mu byo bizera ndetse ngo babe abagabo bo kubihamiriza abandi, ni uko batazi uburyo Yesu yabakuyeho ibyaha byabo. Hariho ndetse abavuga ko bakijijwe bakanabiririmba, ariko bakigendana umutwaro w’ibyaha.

“Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Mu Isezerano rya Kera byagendaga bite? Iyo umuntu yakoraga icyaha, yazanaga umwana w’ihene cyangwa uw’intama akamuha Aroni umutambyi mukuru na we akamurambikaho ibiganza. Intego yo kurambika ibiganza mu ruhanga rw’umwana w’intama, byari ukugira ngo bamukorere ibyaha by’uwo wazanye igitambo (Abalewi 4:13-21, 16:1-30).

Byaje kunanirana rero, Imana ibona ibitambo by’impongano bidashobora kweza ababitamba. Abantu bahoranaga umutwaro w’ibyaha, ku buryo n’umutambyi ubwe yabanzaga kwitambirira igitambo cy’ibyaha kugira ngo ahumanuke mbere yo kwinjira ahera ngo atambirire abandi. Byageze aho ndetse Imana itegeka Aroni umutambyi mukuru ko azajya atambirira ibyaha by’umwaka wose. Ibi yabikoze mu rwego rwo kuborohereza umutwaro, ariko na byo biba iby’ubusa kuko bitashoboraga guhesha umuntu kwezwaho ibyaha bye (Abaheburayo 10:3).

Bitewe n’uko rero Imana yashakaga gukiza umuntu ngo izabane na we iteka ryose mu bwami bwo mu ijuru, yagombaga kumubonera impongano y’ibyaha y’ibihe byose, aho bitazaba ngombwa ko yongera kujya atamba ibitambo by’ibyaha bye cyangwa se ngo byongere kumurega ukundi. “Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka” (Abaheburayo 10:10).

Yesu yagombaga kuza, akikorera ibyaha byacu kugira ngo bituveho bityo abe atwunze n’Imana. Nk’uko rero mu Isezerano rya Kera umutambyi yarambikaga ibiganza mu ruhanga rw’igitambo kugira ngo agishyiremo ibyaha, hagombaga kuba umutambyi ukorera Yesu ibyaha byacu. Uwo nta wundi ni Yohana, wabyawe na Zekariya umutambyi wakomokaga mu mugabane wa Abiya. Imana yari yarashyizeho itegeko ridakuka, ko umuryango wa Aroni wo mu Balewi ari wo ugomba gukomokamo abatambyi. Yohana Umubatiza ni we wabaye umutambyi wa nyuma, kuko Yesu ari we wabaye igitambo cy’iteka ryose.

Yohana Umubatiza ni umuntu w’ingenzi mu kwizera kwacu. Yesu yahamije ibye ati “Ndababwira ukuri yuko mu babyawe n’abagore ari nta wuruta Yohana…” Luka 7:28. “Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana, kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza. Ufite amatwi yumva niyumve” (Matayo 11:13-15).

Yohana umutambyi rero yakoreye Yesu ibyaha byacu ubwo yamubatizaga amurambitse ibiganza mu ruhanga mu Ruzi rwa Yorodani, adukuraho ibyaha byacu rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka. Ibi byasohoje gukiranuka kw’Imana, duhinduka abakiranutsi kuko ibyaha byacu Yesu yabidukuyeho. “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose” (Matayo 3:15). Bibiliya itubwira ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ari ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Ni cyo gituma Yesu yagombaga kubambwa ku musaraba agapfa mu cyimbo cyacu, kuko yari yikoreye ibyaha byacu.

None se kuki abantu bakomeza kwikorera ibyaha kandi Yesu yarabibakuyeho? Niba ucyikoreye umutwaro w’ibyaha, biragusaba kugenzura kwizera kwawe ugakorera Yesu ibyaha byawe kuko ari we wabibambiwe ku musaraba. Wibuke ko nta byaha bizagera mu ijuru. Abizeye by’ukuri ko Yesu yabakuyeho ibyaha byabo ni bo bazabana n’Imana mu ijuru. Ku bw’imbabazi z’Imana rero, izere nonaha maze ukorere Yesu ibyaha byawe. Imana iguhe umugisha.

Simeon Ngezahayo.

"Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki ? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi." (Mika 6:8).

Kamere y’Imana ni ukugira neza gusa nibyo tutasabye irabiduha nibyo twe tubona ko ari bibi agenda abihinduramo ibyiza. Ariko rero hamwe niyo neza y’ Imana yose itugirira hari icyo idusaba :

1. Gukora ibyo gukiranuka

Gukiranuka nibyo bikwiye kuranga abana b’Imana kuko n’uwo twiringiye ari umukiranutsi kandi Bibiliya idusaba kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu (Abafilipi 2:5). Dukwiye kwiga gukiranuka kuri gato na kanini kandi birashoboka ku bw’amaraso ya Kristo Yesu.

Hari abantu byananiye gukiranuka ariko n’ubunyangamugayo barabubura. Biratangaje kubona umuntu twita ko adakijijwe akora imirimo y’ubunyangamugayo ariko abantu bavuga ko bakijijwe bakora imirimo yo gukiranirwa ; umubwiriza yaravuze ngo hari ikintu gitangaje yabonye n’ abakiranutsi bakora imirimo yo gukiranirwa n’abakiranirwa bakora imirimo yo gukiranuka.

Umuntu w’Imana wakiraniwe akwemeza ukuntu n’Imana izi ko turi abantu agashaka icyamushyigikira mu gukiranirwa ariko Imana idusabye gukiranuka. Nibitunanira (Abaheburayo 11) uzasanga abera benshi bakiranutse. Natwe twiyambure ibituremerera n’ icyaha gikunda kutwizingiraho vuba (Abaheburayo 12:1). Kandi hahirwa abafite imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana.

2. Gukunda kubabarira

Birashoboka ko wahemukiwe ukananirwa kubabarira, saba Imana ngo ikubashishe kuko kubabarira ari itegeko. Imana irabidusabye ngo babarira n’ ubwo bataragusaba imbabazi ; babarira kuko Yesu yavuze ngo : “Nimutababarira abantu ibyaha byabo na so wo mu ijuru nawe ntazababarira”. Yesu arongera ati : “Umuntu nagucumuraho umubabarire inshuro mirongo irindwi karindwi (7X70= 490) kandi n’ubwo byaba buri munsi utegetswe kumubabarira burya iyo utababariye uba ubohanye n’uwo utababariye.

Ntushobora gutera imbere utarababarira ariko iyo ubabariye uba ubohotse ; nawe Imana yazakora ku mutima we akazaza akihana. Cyakora iyo ubabariwe utasabye imbabazi birakugora kuzizera niba hari uwo wahemukiye ukaba utamusaba imbabazi. Ikiranure nawe, bitari ibyo uzahorana urubanza mu mutima wawe.

Dawidi yashoboye kubabarira Sauli na Yesu yababariye abamwicaga ati : “Data, bababarire kuko batazi icyo bakora”.

3. Kugendana n’Imana

Kugendana n’Imana bifite ibyiza byinshi kuko iri mu ruhande rwawe umubisha ntawe (Abaroma 8:31) kandi kuko ukuboko kwayo gukomeye kwagabanyije inyanja itukura babona ibyiza byo kugendana nayo. Umutekano, ubuzima, imibereho, amahoro utahabwa n’amafaranga uzabihabwa n’ ukuboko kwiza kw’ Imana.

4. Wicisha bugufi : (1 Petero 5:5-6)

Twese dukenyere kwicisha bugufi kuko Imana irwanya abibone ariko abicisha bugufi Imana ikabahera ubuntu. Kwicisha bugufi bibanziriza gushyirwa hejuru ariko kwishyira hejuru bibanziriza kugwa. Nebukadinezari yishyize hejuru Imana imwohereza kurisha imyaka 7 aciye bugufi Imana imugarura mu bantu.

Abaciye bugufi bose Imana yabashyize hejuru. Danieli, Esiteri, Yosefu na Yesu nyuma yo kwicisha bugufi Imana yamushyize hejuru cyane.

N’ubwo dufite byinshi tuyisaba nitwemera ibyo idushakaho tuzagira umugisha utangaje mu mibereho yo kugendana n’ Imana kuko kuyiringira biruta kwiringira abakomeye bo mu isi, Amen !

Pastor Desire HABYARIMANA

Dutumbire Yesu wenyine! (Abaheburayo 12:2a)

Indirimbo ya 388 mu gushimisha Imana iravuga ngo: Ntumbira Yesu uzaba nka we. Bose bazamenya ko ubana na we, bareke ubugome bitabe Yesu.}

Kuki Bibiliya ivuga ngo dutumbire Yesu wenyine? Ni uko akwiriye kuba uwa mbere wenyine muri byose. Yesu yaravuze ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” Mayato 22:37.

- Ikintu cyose ukunda kuruta uko ukunda Imana kiba ari ikigirwamana (Ikintu cyose wumva ko kitariho utabaho, cyangwa ari cyo kigize ubuzima bwawe ariko kitari Yesu kiba ari ikigirwamana. Yesu akwiriye kuba uwa mbere muri byose ibindi byose bigakurikiraho.

Muri 2 Timoteyo 3:1-4 haranditswe ngo “Abantu bazaba bikunda aho gukunda Imana … bazaba bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako.

Bera b’ Imana, ncuti z’umusalaba, ubu twirinde kuko Abakristo benshi iminsi cyangwa isi igenda ituma bakura amaso kuri Yesu bakayahanga mu bindi bidafitanye isano n’ibyo twizeye. Nagira mbambwire ko Yesu naba uwa mbere muri byose ibindi byose bizatubera umugisha, ariko nataba uwambere ibindi byose ntibyasimbura Yesu muri twebwe.

- Icyo utumbiriye usa na cyo: Urazi muri Africa umuntu ucuruza amakara usanga asa n’ amakara, ucuruza ifu asa n’ifu… Icyo utumbiriye usa na cyo. Ukora imodoka uramwibwira … Icyo utumbiriye usa na cyo.

Birakwiriye ko dusa na Yesu. Uko umarana umwanya munini na Yesu ni ko ugenda uhinduka kugeza ubwo uzasa na we. Intumwa ziri muri Antiyokiya zarabwirije barazireba, baravuga ngo aba ni Aba-Kristo (Abakristo) kuko barabarebye basanga basa na Kristo (Ibyakozwe n’ intumwa 11:26).

Ubu abantu benshi batumbiriye ejo hazaza, batewe ubwoba n’ejo habo uko hazaba hameze. Abantu bariruka na vision, abandi barashaka kuba abakire cyane. Ibyo byose byari byiza, ariko Yesu yaravuze ngo ntimukiganyire. Kubishaka byari byiza, ariko iyo hajemo kubihangayikira ugakura amaso kuri Yesu na byo Yesu ntabyemera.

Twibuke ko uko byari biri mu minsi ya Nowa ari ko bizamera mu kuza k’Umwana w’umuntu. Bararyaga, bakanywa, bagashyingirwa, bakubaka amazu, kugeza aho batunguriwe n’umwuzure (Matayo 24:37-39).

Yesu azagaruka n’ubwo abantu batamwiteze. Muribuka igihe Yesu yajyaga mu ijuru? Abigishwa basigaye bahanze amaso aho aciye mu bicu agenda. Abamarayika barababwiye bati “Uko mumubonye azamuka, ni ko azagaruka.” Ni ukuvuga ngo “Agiye mumuhanze amaso, azagaruke mukimuhanze amaso” Ibyakozwe n’ intumwa1:10-11. None bene Data ubu hararamye bangahe bategereje Yesu?

Ahubwo iby’ isi bidutwara umwanya munini kandi na byo ni ngobwa, ariko twige uko twabikora tudakuye amaso kuri Yesu. Mbese ako kazi kenshi ufite Yesu agume ari uwa mbere, nk’uko impanda ishobora kuvuga uri gukora ibyo nyine byinshi bikubuza umwanya wo kwegera Yesu. Yesu azaza. Yaravuze ati “Nk’uko umujura aza akiba ni ko nzaza… iyaba nyir’inzu yamenya igihe umujura azazira, ntiyakunze ko inzu yiwe yibwa.”

None ibaze mu kanya nk’ako guhumbya ni ko Yesu azagaruka. Urumva witeguye ko Yesu azagaruka? Aje wumva wagenda? Kuki utagenda? Igisubizo gihe Yesu umubwire ukuri wiyumvamo arabana nawe amen!

Mose yabwiye Farawo ngo arekure Abisirayeli batahe, Farawo arababwira ati “Igituma mushaka gutaha si ikindi, ni ubunebwe. Ahubwo babongere amatafari n’ibyatsi mubyishakire, mukore muruhe mwibagirwe ibya Kanani” Kuvayo 5:4-9. Uzi ko n’ubu ari ko bimeze!

Uburyo twitwararika mu isi bituma twibagirwa ko tujya i Kanani, ariko ijambo ry’Imana riratubwiye ngo “Dutumbire Yesu wenyine, ibindi bizaza nyuma Yesu yabanje kuba uwa mbere.”

Bibiliya ivuga ko aho ubutunzi bw’umuntu buri ari ho umutima uzaba. Nagira ngo mbibutse ko dukwiriye gukora cyane, ariko ntidukunde ko Yesu abura umwanya muri twebwe. Yesu yaravuze ngo ibiguruka bifite ibyari, ariko umwana w’umuntu ntagira aho arambika umusaya. Mwari muzi ko Yesu abura umwanya mu muntu, kandi adasiba mu rusengero? Ahubwo muri we hasigayemo umwanya wo kwiganyira, imigambi mibi, kudaha Yesu agaciro…

Ese muri wowe ni iki gifite umwanya wa mbere? Ni iki gifata umwanya munini cyane? Kandi muzi ko turwana n’isi na Satani n’umubiri. Ibyo byose birwanya ubugingo buzaragwa agakiza, ariko ibyo byose tubitsinda ku bw’umusaraba n’amaraso ya Yesu, kandi byose biba bishaka ngo dukure amaso kuri Yesu tuyahange ku bitugoye. Ariko ni intambara tugomba kurwana buri munsi.

- Yakobo yari azi imbaraga ziri mu gutumbira. Sebukwe amaze kumwima ibihembo bye incuro 10 zose, yahise ahishurirwa imbaraga ziri mu gutumbira. Yahise yumvikana na sebukwe ko intama izavuka zifite ibara runaka zizaba ize, hanyuma zajya kwima agashishura uduti akadusiga amabara yifuza ko zizabyara, akadushira munsi y’aho zimira. Uko zima zitureba, ryabara rikinjira mu maso no mu bitekerezo by’intama zikazabyara rya bara (Itangiriro 30:37-40).

Ni ko bimeze, icyo utumbiriye usa na cyo. Umwanya umara mu isi, uzasanga hari bimwe byakwinjiyemo. Tekereza kureba film amasaha 3, ariko udashobora gusoma Bibiliya isaha 1. Ukavuga ibindi bisanzwe umwanya munini, udashobora gufata umwanya w’isaha yo gusenga. Birababaje!

Yosuwa 1:8 haravuga ngo “Ibiri mu gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. Impamvu tugira amahirwe make mu buzima bwacu, nta yindi ni uko ibiri mu gitabo cy’ amategeko tutabihamisha akanwa ku manywa na nijoro. Usanga twatura kenshi amagambo y’intege nke, kuko tutazi imbaraga ziri mu kwatura neza, kandi ibyo twatura bitubaho.

- Kandi birashoboka guhanga amaso Yesu, kuko Baheburayo 11 Bibiliya itwereka ko ababaye intwari zo kwizera babishoboye, kandi bari nkatwe. Ugeze ku gice cya 12, haravuga ngo ubwo tugoswe n’igicu cy’ababishoboye, twiyambure icyaha kibasha kutwizingiraho vuba.

Kugendana na Yesu biroroshye. Ni twe tubikomeza kuko indirimbo y’120 ivuga ngo “Uwiteka Umucamanza ambonyeho amaraso ntancira urubanza rubi, anyita ukiranutse.” None kwemera amaraso gusa birakomeye? Biroroshe cyane! Yesu azabana natwe nitumwumvira tukamuha umwanya wambere muri byose. Kandi imigisha yose aha abamwubaha ni iyacu nidukomeza kumuhanga amaso. Amen!

AMAGAMBO 7 YESU YAVUGIYE KU MUSARABA

1. “Data, ubabarire kuko batazi icyo bakora.” Luka 23:34

Yesu ku musaraba yatanze imbabazi. Umukristo wese utaragera igihe ngo yige gutanga imbabazi no kwakira imbabazi, aba ataragera ku musaraba neza. (Kuko abantu benshi bumva ari byiza ko bagirirwa imbabazi, ariko bo ntibazi kuzisaba iyo bakoze ikosa). Yesu yigisha abigishwa be gusenga isengesho rya Data wa twese, yababwiye ko bazajya basenga ngo “Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu” Matayo 6:12. Ikibazo: Imana ikubabariye nk’uko ubabarira abandi, wajya mu ijuru? Niba atari uko biri, tangira ubabarire n’ubwo baba bataragusaba imbabazi.
Ikindi gihe Yesu yaravuze ngo nimutababarira abantu ibyaha byabo, na Data wo mu ijuru ntazababarira.

Ariko ko imbabazi ari ubuntu, kuki abantu bose batakira imbabazi? Mwibuke ko mu butayu Abisirayeli bakoze ibyaha bakaribwa n’inzoka z’ubusagwe, Mose agatakira Imana na yo ikamubwira ngo acure inzoka mu muringa, ayimanike ku giti umuntu wese uri buyirebe arakira. Ariko Abisirayeli banga kuyireba, abenshi muri bo bicwa n’ubumara bw’inzoka. Na n’ubu umusalaba urahari, ariko abantu baracyicwa n’ibyaha. Namwe murabona ibyaha biri mu isi uko bingana, no mu matorero naho birahari.

Iyo ubabariye uwaguhemukiye nubwo yaba ataragusaba imbabazi uba wibohoye umugozi ukomeye kuko iyo utarababarira ari wewe wahemukiwe ari nuwaguhemukiye mwese ntimubasha kugira amahoro. Rero kuko tuzi ko amahoro yo mumutima ari ikintu gikomeye ni byiza kubabarira ugasigara usengera wawundi kugira nawe yihane asabe n’ imbabazi.

Tekereza abantu bose baguhemukiye, urumva warababariye koko? Cyangwa hari abo ukiboshye mu mutima kuko bataragusaba imbabazi? Yesu yaravuze ngo ubababarire kuko batazi icyo bakora. Nagira ngo nkubwize ukuri: Ntushobora kuzura Umwuka Wera, ntushobora kwakira imigisha y’ Imana utarabasha gutanga imbabazi, cyangwa ngo ubashe kuzisaba niba hari icyo umutima uguciraho urubanza.

Iyo utarasaba imbabazi cyangwa ngo uzitange, uba ufite umugozi ukuboshye utakwemerera kwinjira mu bwiza bw’Imana. Dawidi yari yarasobanukiwe imbabazi. Yakundaga kuvuga ngo “Mana umpaze imbabazi zawe, kuko yari yiyiziho intege nke. Kandi iyo yasengaga, yaravugaga ati “Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose” Zaburi 118. Nyuma Imana yamusezeraniye isezerano ry’imbabazi zihoraho. Imana yaramwemeye ku bw’imbabazi. Natwe Imana izatwemera ku bw’imbabazi zayo.

2. « Uyu munsi turabana muri Paradizo » Luka 23 :43

Yesu ku musaraba yatanze ijuru. Igisambo cyahakuye ijuru, kitarabanje kujya mu rusengero ngo cyige, hanyuma kibatizwe. Petero yaravuze ngo Imana ntirobanura abantu ku butoni, ahubwo mu isi yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera (Ibyakozwe n’ intumwa 10 :34-35).

Ikibabaje, ikindi gisambo na cyo cyarimbukiye hafi y’umusaraba, hafi ya Yesu kandi ari cyo yari agiye gupfira.

Burya tutitonze, n’ubwo ijuru ari ubuntu umuntu wese wihannye akaba yemerewe kujya mw’ ijuru, dushobora kuburira ijuru hafi y’aho twakagombye kuribonera. Uzi kugira ngo umuntu azaburire ijuru muri korali, ari umupasiteri, ari diyakoni … yari yarageze aho abandi baribonera ariko we akaribura! Birababaje cyane. Ikizabuza abantu kujya mu ijuru mwese murakizi, ni ibyaha kandi mu bantu bari mu rusengero naho ibyaha birahagera. Twirinde rero.

Ikindi kibabaje, umwe mu bari babambanywe na Yesu yaramututse, undi arihana kandi bombi bari babambywe. Kubambwa bisobanura ko twese tuboneka nk’abakijijwe, abatureba bari hanze babona twese turi ku misaraba tubambwe, ariko ikibazo ni ugutuka Yesu kandi uboneka ko ubambwe. Tumutukisha ingeso zacu mbi, kutamwizera…
3. Mubyeyi, nguyu umwana wawe; mwigishwa, nguyu nyoko (Yohana 19 :26-27)

Yesu ku musaraba yatanze umurayngo. Ni Imana iba mu mu muryango, ari yo butatu bwera, kandi ibonye ko umuntu atakomeza kubaho wenyine imuha umuryango muri Edeni. Mu gihe cya Nowa, Imana ntiyarimbuye abantu bose, ahubwo yasize umuryango wa Nowa, Aburahamu imwemerera kumuha umuryango, n’i Sodomu Imana yarokoye umuryango wa Loti. Yesu rero na we yavukiye mu muryango, agiye afata abigishwa arabasengera ati «Data, aba wampaye ubahe kuba umwe nk’uko jyewe nawe turi umwe» (Yohana 17). Imana ikunda umuryango. Ni yo mpamvu turi abavandimwe muri Kristo Yesu. Yohana mu ijuru yabonye abantu bo mu mahanga yose, n’indimi zose bavuye mu moko yose yo mu isi (Ibyahishuwe 7:9).

Iyo tubona impfubyi n’abapfakazi baririmba mu nzu y’Imana, ni uko Yesu yatanze umuryango. Iyo ubona kandi abantu batagira shinge na rugero bacyuza ubukwe ndetse bakagera ku bindi byiza, ni uko Yesu yaduhaye umuryango.

Ni yo mpamvu rero umuntu utagira umutima wo gufasha bene se mu bibazo bahura na byo, ntaba azi neza icyo Yesu yakoze ku musaraba. Kuko ku musaraba uzahasanga abameze nka mama wawe, abazakubera ba papa wawe, n’abo muvukana barahari. Ikindi, hari abantu batinya gukizwa ku bw’incuti bari basanganywe, akumva nakizwa ntazabona abo babana. Ibyo si ukuri kuko ku musaraba Yesu yatanze umuryango kandi ukundana cyane!

4. Eli Eli, lama sabakitani (Data, Data, ni iki kikundekesheje?) Matayo 27 : 46

Yesu umurimo wo gusenga yawukoreye no ku musaraba. Yesu ubuzima bwe bwose yahoraga asenga, kandi muribuka ko yavuze ngo dusenge ubudasiba. Murabona ko ku musaraba Yesu yari agisenga. Yari yarasenze iminsi 40, ariko buri joro yararaga ku musozi ashaka imbaraga azakoresha bukeye. Ni cyo gituma atigeze asengera abarwayi, ahubwo iyo yahuraga na bo indwara yategekaga kuko yabaga yaraye asenga.

Umurimo wo gusenga ubu ntugikorwa cyane, kandi n’abawukora si abanyamasengesho b’umwuga ahubwo kenshi dusenga ngo Imana iduhe imibereho myiza, kurya, kwambara, aho tuba gusa, ariko hari byinshi byo gusengera. Dukwiriye kumenya ko umurimo wo gusenga watangiwe na Yesu, ugakomezwa n’abamwizeye. Bibiliya ivuga ko n’Umwuka akidusengera, akatunihira iminiho itavugwa.

Gusenga ni nko guhumeka. Iyo umuntu ahumeka asohora umwuka mubi, akinjiza umwiza. Natwe iyo dusenga, dusohora ibibazo byacu tukakira umugisha w’Imana. Pawulo we yaravuze ngo «Musengeshe Umwuka iteka, kandi mu buryo bwose bwo gusenga… mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose» Abefeso 6 :18-19.

5. Mfite inyota (Inyota yo gucungura itorero) Yohana 19:28

Yesu ku musaraba yari afite inyota yo gucungura itorero. Yesu na n’ubu yararahiye ko atazongera kurya no kunywa, keretse abonye itorero. Mu ijuru tuzarya manu yahishwe, tunywe na vino nshya. Imana ishyigikira kurya no kunywa, ariko ukabirya ushima. Icyo usabwa ni ukutabigira ibya mbere, kuko mu isi abantu bose bapfa inda. Ariko abantu bageze ku musaraba, ibyo bariye byose babishimira Imana ko ari yo yabibahaye, kuko babirya bibuka Yesu ko ariwe ubaha umugisha.

Reka ngire icyo mvuga ku kurya: Abantu b’Imana bakunda gucumurira ku meza, ukarangiza gusengera ibiryo warangiza ukabigaya kandi ari byo Imana yakugaburiye. Uribuka ko mu butayu Imana yabahaye Abisirayeli manu, barangiza bakayitotombera, Imana ikababara? Wari uzi ko isengesho ryawe rishyiramo n’ibyo utabonye ku meza, ukabyibuha nk’uwariye inyama, nk’uwafashe byose. Kwizera ni ko kubigira byiza.

Abandi na bo bashyize ibyokurya imbere, ntibashobora kubireka ngo biyirize ubusa kandi Yesu yaravuze ngo hari abadayimoni birukanwa no kwiyiriza ubusa. Wowe uhagaze ute?

6.Birarangiye (Yohana 19:30)

Ibibazo byacu byose Yesu yabirangirije ku musara. Iryo jambo risobanuye byinshi, ariko nagira ngo mumenye ko byose Yesu yabirangirije ku musaraba. Iryo jambo risobanuye ko Yesu mu byo yarangije harimo: indwara, ibyaha, imibabaro, imivumo...

• Muzi ko Yesu akiza indwara zose? Nta ndwara Yesu atabasha gukiza, kandi Yesu akiza ibyaha byose, n’aho byaba bikomeye bite. Nta cyaha atababarira.

• Imibabaro na yo irimo byinshi, harimo intimba, ibikomere... kandi Abakristo benshi bakijijwe ibyaha ariko ibikomere by’ibyababayeho biracyari uko byahoze.

• Imivumo yo ni myinshi. Uzi ko umuvumo ugenda mu maraso, umuntu akawuha uwo abyaye, bityo bityo. Ariko Yesu akiza n’umuvumo. Iyo amenye imbaraga z’umuvumo zimuriho, Yesu aramukiza. Burya abantu benshi basambana, si uko babikunda ahubwo ni imivumo; burya abakobwa benshi batarongorwa, ubukene bwa karande mu muryango, kwiyahura, gukenyuka, umujinya wa karande, ubutinganyi n’ibindi ni imivumo yanze kuva ku bantu. Ariko hari ibikurwaho n’uko umuntu yihannye, ibindi bigakurwaho n’uko umenye ko bikuriho, ukisengera bikakuvaho. Ibindi bikurwaho n’uko bagusengeye ukabohoka. Ikintu gihora kikugarukaho bakagusengera ariko ntukire, icyo cyaha ni ukugisengera cyane kugeza ukize neza. Ibyo ni byo bita kubohoka (Delivrance).

Abantu benshi ntibakunda gukora ibyaha, ariko imbaraga z’imivumo zibakururira mu byaha. Urugero, gukira ishavu, uburakari, kwifuza kubi, noneho hari aho bigera umuntu akihesha amahoro ngo n’iwacu ni ko bari bameze. Ariko Imana yabwiye Aburahamu ngo va mu gihugu cyanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Twimuke mu mbaraga mbi z’imiryango, kuko ku musaraba Yesu yarabirangije.

7. Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye (Luka 23:46)

Ubugingo bwacu n’ibyacu tubishyire mu maboko y’Imana. Data ni we ufite byose mu maboko. Dawidi yari yaramenye iryo banga, kuko Zaburi 31:5 havuga ngo mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.

1 Samweli 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa

Umuntu amenyera icyo yamenye. Iyo usaba akazi uragerageza ukahagerera igihe, ntukererwe n’umunota 1. Ariko iyo umaze kumenyera umukoresha n’akazi, utangira gukererwa ukakica ubishaka kuko wakamenyereye. Iyo umuntu agitangira gukizwa, aba yubashye inzu y’Imana, adakererwa. Ariko iyo amenyereye urusengero n’abayobozi, yumva ari ibisanzwe agatangira kubabwira ko n’ahandi bakizwa, agatangira kunenga ibitagenda gusa n’ ibyiza ntabibone. Ariko akiza, ibitagenda ntiyabirebaga kuko yaje arushye, ahubwo abirebye kuko yamenyereye.

Ntagisoma ijambo ry’ Imana, ntagifashwa n’ibibera mu rusengero. Iyo uri kurambagiza umukobwa, ntashobora kukureba mu maso. Aba ahumeka buhoro, yirinda, mwajya kubonana akambara neza, akirinda muri byose, ariko reka muzabane akumenyere, aatangire akwereke ko agira umwanda. Niwavuga akubwire ati “Ariko n’iwacu nta cyo twari tubaye!” Ko nta cyo bari babaye yajyaga hehe? Yaje umukeneye, na we agukeneye. Ikibazo ni uko mwamenyeranye gusa.

Iyo umuntu akijya mu mirimo, aritwararika agakora umurimo neza yumva akorera Imana gusa. Ariko yamara kugeramo akaba ari we uzana ibibazo kuruta abandi. Abantu bamenyereye agakiza (no gukizwa) ntibacyirinda ibyaha nk’uko batangiye Birinda. Ni cyo gituma mubona ibyaha bisigaye byarinjiye mu bantu b’Imana, kandi turi ubwoko bwatoranijwe.

Ni gute abantu bakora ibyaha bikomeye bari mu rusengero? Ni uko bakinguye umuryango witwa akamenyero, ibyaha bikawinjiriramo bikaba biri kwica itorero rya Kristo.

Kumenyera gusenga: Ubundi gusenga ni intwaro ikomeye, ariko kuko abantu bamenyereye gusenga amasengesho ntakigera ku ntego yayo: Kuko bamenyereye kwiyiriza ubusa, ariko kuko basenga batayahaye agaciro bituma atabakiza ibyaha; Wasobanura ute ukuntu umuntu amara iminsi 7 mu masengesho ariko ntareke gusambana, agakomeza kwiba kandi yiyiriza ubusa? Wasobanura ute ukuntu umuntu asenga iminsi 40, ariko ntashobore kureka kubeshya. Biraterwa n’uko umuntu amenyera gusenga, noneho gusenga bikaba iby’umuhango.

Urugero: Abafarisayo biyirizaga 2 mu cyumweru, bagatanga 1/10 ariko ntibareke ibyaha. Yesu yarabagaye, abwira abigishwa ngo gukiranuka kwanyu nikutaruka ukw’Abafarisayo n’abanditsi ntimuzinjira mu bwami bw’ Imana. Matayo 5:20.

Abantu benshi basenga, basenga bashaka mu ntoki z’Imana ariko ntibasenga bashaka mu maso h’Imana (2 Ngoma 7:14). Mu maso h’Imana haba imbabazi, hari ubuntu, hari amahoro. Iyo ushaka kumenya ko umuntu yishimye cyangwa yababaye, umureba mu maso. Ariko abantu benshi basenga bishakira imigisha kuko mu ntoki z’Imana hari ubutunzi, hari amamodoka, hari abana, abagabo n’abagore . Ikibazo ni uko abantu bashaka imigisha, ariko ntibashake utanga imigisha. Abantu barashaka amahoro, ariko ntibashake utanga amahoro.

Yesu yaravuze ati “Umuntu byamumarira iki kunguka iby’isi byose niyakwa ubugingo bwe?” Gusenga kwari gukwiriye kuturemera ubusabane n’Imana, kugeza ubwo tuba incuti z’Imana cyane kandi gusenga kukadufasha guhinduka, abatubonye bakabona dufite umutima nk’uwari muri Kristo Yesu, kandi gusenga kugatuma twihanganira ibitugerageza.

Abisirayeli bari baramenyereye Imana, kugeza ubwo ibyaha babikoreraga no mu rusengero, ndetse n’ababatambyi. Abahungu ba Eli bakoraga ibyaha bikomeye, Imana ihamagara Samuel iramubwira ngo nzakuraho Eli n’abahungu be, kandi iti “Nari naravuze ko bazaba abatambyi iteka ryose, none ndabihinduye. Unyubaha ni we nzubaha.” Yesaya 3:10-11 havuga ko umukiranutsi ari we uzagubwa neza, ariko umunyabyaha we atazabona amahoro.

Umuntu ashobora kwica isezerano yari afitanye n’Imana, yarangiza akazaguma ategereje ko Imana isohoza amasezerano kandi we yariyiciye umubano we n’Imana. Imana ikunda ukuri ko mu mutima.

Ubutaha tuzarebera hamwe ingaruka mbi zakamenyero ntuzacikwe...

1 Samweli 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa.

Amagambo dusomye, Abisirayeli bagiye ku rugamba bazi ko Imana ari iyabo kandi bahorana intsinzi, kuko ngo bagiye basize n’isanduku y’isezerano. Bari bazi ko bazahora batsinda, nyamara batazi ko Imana igiye kubamara akamenyero. Bagezeyo baratsindwa bikomeye, baravugana ngo tujye kuzana isanduku kuko dutsinzwe kubwo kutagira isanduku, bayizanye na bwo baratsindwa cyane, barapfa n’isanduku barayinyaga.

Hari igihe umuntu atwara bibiliya, ariko icyaha yakoze cyaramutandukanyije n’Imana. Nababwiye ko ibyaha byinjirira mu muryango dukingura witwa akamenyero. Maze abahungu ba Eli bose barapfa nk’uko Imana yari yaravuze, umugore w’umwe mu bahungu be yumvise ko isanduku bayijyanye mu Bufilisitiya n’umugabo we akaba yapfuye ahita abyara inda itagejeje igihe, umwana bamwita IKABODI bisobanura ngo Icyubahiro gishize mu Isirayeli.

Uzi ko ibyaha bimara icyubahiro mu bantu b’Imana? Eli na we ngo yumvise amakuru yo gutsindwa, akuba ijosi arapfa. Ubundi nitumenyera Imana tuzaba mu buzima bwo gutsindwa mu ngo zacu, mu kazi, mu buzima busanzwe, hose tuzahora dutsindwa kuko ntiwatsinda utari kumwe n’Imana. Abaroma 8:31 haravuga ngo “Imana iri mu ruhande rwacu nta mubisha”, ariko iyo itari mu ruhande rwawe urumva uko biba bimeze.

Ndagusaba ngo usenge kugira Imana ibe mu ruhande rwawe buri munsi uzagira amahoro menshi. Ariko itari mu ruhande rwawe nta mahoro wagira.

Icyateye Abisirayeli gutsindanwa izina ry’Imana n’isanduku y’isezerano, ni uko batari bagiha agaciro isanduku n’ibyo yavuze ku ribo. Natwe ntidukwiriye gutsindanwa izina rya Yesu twitirirwa n’amasezerano ye, kuko ikizatuma abadayimoni badutinya si uko twitwa ba murokore n’amazina y’icyubahiro. Icyo bazatinya ni icyubahiro cy’Imana muri twebwe.

Isanduku y’ Imana igeze mu banyamahanga, na bo bayiraza hamwe na dagoni, babyutse basanga dagoni yamenaguritse baravugana bati “Imana y’Abisirayeli yaduhagurukiye, tuyisubizeyo.” Murumva ko mu banyamahanga bayubashye, kuko babonye ko itamenyerwa, bayihekesha inka zirayizana. Abagiye kuyizana basanze yararakaye, kuko Imana itari igifitanye umubano mwiza na bo. Uza agiye kuyiramira, yaramwishe bayita ku gasozi barataha. Uza yapfuye kuko isanduku yahekwaga n’abatabyi babyerejwe isigaye ihekwa n’inka.

Muzi ko icyubahiro Imana yari ikwiriye kugira mu bana bayo gisigaye gitangwa n’abanyamahanga?Yohana yabwiye Abayuda ati “Ntimukavuge ngo muri umubyaro rwa Aburahamu kuko, n’aya mabuye Imana yayahindura abana ba Aburahamu.” None iyo wumva umupagani avuga ngo aho kugira ngo nkizwe nka runaka nabireka, ntiwumva ko aba amenye icyubahiro Imana yari ikwiriye itabonye ku muntu wayo?

Hanyuma uwitwa Odeb-Edomu ngo abibone, yanga kuraza isanduku ku gasozi ayijyana iwe. Mu mezi 3 yamaze iwe, yamuhesheje umugisha ukomeye cyane, igihugu cyose kimenya ko gucumbikira isanduku ari byo bimuhesheje umugisha. Natwe muze tureke guta isanduku y’Imana ku gasozi, Imana izabana natwe muri byose.

Ntugakunde ko umurimo w’Imana upfa ureba, ibyo abandi banga gukora wowe bikore bizaguhesha umugisha ku Mana yacu. Ibyo abandi bari guta cyangwa kureka, reka twe abe ari byo dukora: ubu abantu ntibagikundana, ntibagifashanya, bakunda umupira kuruta kujya mu rusengero, nta mwanya wo gusoma bibiliya yera, kwiyiriza ubusa barabiretse, ntawe ugikunda kujya ku bitaro gusura abarwayi, gusura abari mu nzu y’imbohe, gucumbikira abashyitsi, gutanga kimwe mu icumi, gushima Imana… abantu barabiretse, bahorana ibibagoye. Ariko twe nidukora ibyo abantu baretse, bizaduhesha umugisha. Kandi Imana izerekana itandukaniro hagati y’abayubaha n’abatayubaha (Malaki 3:18).

Abantu bari gushaka ubukire mu buryo bubi, babesha, biba imisoro ya Leta, bashaka ubwene gihugu no mu mahanga, ariko babeshye ibinyoma bitagira ingano. Ibyo byose babona babanje guhemukira Imana, Imana izabiduha tukiyubashye (tutarayihemukira) kuko Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza (Abaheburayo 6:10).

Ntimuzemere kugurisha umugisha wanyu nka Esawu, ahubwo muwugundire nka Naboti n’aho mwababazwa ku bw’agakiza. Icyo umuntu yarahiriye n’ubwo cyamugirira nabi ntiyivuguruza (Zaburi 15:4b). N’ubwo kuba Umukristo byatuma utabona uburenganzira nk’ubw’abandi, ihangane kuko Imana yakubikiye ibyiza kandi ukiri no mu isi Imana izakwereka ko kuyubaha bifite inyungu. Izakugira umutwe ntuzaba umurizo (Gutegeka kwa kabiri 28:13).

Abantu bose bagiye bamenyera iby’Imana, byabateye ingaruka mbi. Urugero, Samusoni yapfuye ku bwo kumenyera Imana:

Yabengutse umunyamahangakazi, kandi cyari ikizira mu Isirayeli. Nubona umurokore atangiye kwivanga n’isi, agatangira kugira incuti z’abadakijjwe gusa, burya aba afite ikibazo mu mutima, ni iyo ntango yo kugwa kuko kubana n’ababi byonona ingeso nziza. Iyo utabahinduye, bo baraguhindura.

Umunsi umwe Samusoni yariye ibivuye mu kanwa k’intumbi y’intare yishe, ariko ahisha ibanga se na nyina aho akuye ubwo buki kuko cyari ikizira ko umunaziri akora ku ntumbi, yabaga ahumanye. None intumbi yitwa kamere twese turayizi ko twayisize munsi y’umusalaba. Pawulo yaravuze ati “Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho. Nyamara si jye uriho, ni Kristo uri muri jye!” Ariko abarokore basubira muri kamere, akakwemeza ko nta mutima umucira urubanza, akakubwira ngo “Twebwe ni ko tumeze.” Nyamara abana b’Imana si ko bakagombye kumera ni uko wasubiye muri kamere.

Samusoni agezeyo, yitiranya ibintu atanga igisakuzo ko mu munyambaraga havuyemo uburyohe. Umugore we yamubajije icyo gisakuzo, arakimubwira. Iyo umuntu atangiye kugwa, yitiranya ibintu agatangira kuvuga ngo n’Imana izi ko turi abantu, ngo ntimugakabye gukiranuka, agashaka n’imirongo imushyigikira mu ntege nke ze. Ariko bibiliya itubwira ko tudakwiriye kwita ikibi icyiza.

Agenda abeshya Delila buhoro buhoro, kugeza ubwo yamenye ibanga. Ni ko bigenda, umuntu atangira gukinisha ibyaha buhoro, amenyera kubeshya, kwambura, nyuma ukazumva ngo yaraguye.

Icyo byamuviriyemo, bamunogoyemo amaso. Uzi umurokore wabaye impumyi, asigaye atakibona ikibi n’icyiza! Umubajije yakubwira ko byatangiriye ku kamenyero k’ibyo yari yaramenye.

Yesu adufashe kutamenyera iby’Imana, kandi izadufasha kubana na yo nk’abana bayo kuko yaturemeye kuyihesha icyubahiro. Amen!
Niba utarasomye igice cya 1 wakanda hano kuri iyi link ukagisoma:
http://www.agakiza.org/spip.php?article2641

« Mushake muzabona » Matayo 7 :7.

Ubwo twari mu iternairo ry’Igifaransa, nitegerezaga mugenzi wanjye Denise aho yari ari ku ruhimbi nkabona abantu banyuranamo bajya kumusaba inama z’uburyo bwinshi. Akenshi abo bantu babaga bafite igisubizo cy’ibibazo byabo, cyangwa bakibonesha amaso. Byabaga bihagije gusa kubura amaso bagasoma ku rupapuro, bakabona igisubizo. Nk’uko rero gutuza biri muri kamere ye, Denise yabasubizanyaga kwihangana n’ubushishozi. Buri muryango cyangwa itsinda haba harimo umuntu umeze atyo, uwo abandi bisunga, kandi agomba kuba “azi byose”.

Iwacu ni jyewe. Buri gihe ni jye ugomba kumenya aho abana bashyize ibikapu byabo by’ishuri, aho undi yataye ikaye y’imibare, gufata mu mutwe numero ya telephone ya buri wese, kumenya niba hari amasogisi ameshe, kumenya aho buri wese yashyize uburoso bwe, nkanamenya niba urupapuro rw’isuku rwashize mu bwiherero. Mu muryango wacu ndi jye bitabaza amasaha 24/24 iyo habaye ikibazo. Hari igihe numva naniwe, kwihangana kukaba guke. «Kamba mbili zanjye ziri he? Zinshakire!», «Amata yashize? Jya kuzana indi litiro!» «Imfunguzo zanjye ziri he? Zinshakire!».

Iyo ushaka kubona, ugomba gushaka. Akenshi tugira ako kamenyero mu bintu by’Imana, ugasanga umuntu ahora ateze ibiganza ngo ibisubizo bizaza bigwemo. «Ko nta cyo Imana inkorera!», «Nta ntambwe ntera», «Nta cyo ndi gusobanukirwa» «Ubugingo bwanjye buhora mu ntege nke, Imana ntinyereka mu maso hayo nk’uko igirira abandi», «Nta gihinduka mu buzima bwanjye bw’umwuka».

Ariko ijambo ry’Imana riratubwira ngo «Mushake!». «None mushyireho umwete wo gushakisha Uwiteka Imana yanyu umutima n’ubugingo» (1 Ngoma 22 :19).

«Mushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa» (Yesaya 55:6).

«Mushake mu maso he [Uwiteka] iteka ryose» (Zaburi 105:4).

Hari isezerano ritangaje riri mu gushaka mu maso h’Uwiteka: «Mushake muzabona» (Matayo 7 :7). Nk’uko Dawidi yabishishikarizaga umwana we Salomo amubwira ati "Nawe Salomo mwana wanjye, umenya Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze (…) numushaka uzamubona"(1 Ngoma 28 :9). Iri ni isezerano ridakuka: nidushyiraho imbaraga tugashaka Imana, nta kabuza tuzayibona.

Ni uko rero ntitukongere kwibwira tuti « sinyibona », « sinyumva, nta cyo mbona », kuko icyo ushaka kiri hafi yawe, ahubwo icyo Imana igushakaho ni kimwe: ko uyishakisha umutima wawe wose na yo ikakwiyereka, ikaguha umugisha, ikavugana nawe, ikaguhumuriza. Dutere intambwe tuyisanga, izadukingurira amarembo y’ijuru, iduhe umugisha, idusubize kandi tuzayibona.

Muri iyi minsi yegereza impera z’icyumweru, reka nkusabe utekereze kuri iri jambo ry’umugisha: «Murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka» (Hoseya 10:12).

Imana ibahe umugisha!

Anne Bersot

Ezekiyeli 37:1-14

Imana yasohoye Ezekiyeli ari mu mwuka nk’uko igice gitangira kibivuga. (Ibibazo byacu dukwiriye kubirebera mu mwuka, kuko ibibazo duhura na byo bibera mu isi y’umwuka kandi na Satani muzi ko ari umwuka mubi). Twe dushaka gukemura ibibazo by’umwuka mu mubiri, ni cyo gituma tuvunika cyane (Abefeso 6:10-18).

Imana imaze gusohora Ezekiyeli, yamweretse amagufwa yumye atatanye cyane. None wowe imbere yawe urareba iki? Ushobora kuba ureba amagufwa yumye nka Ezekiyeli, ukaba ureba ubuzima bwumye ari bwo ubamo, ukaba ureba inzara, gukorwa n’isoni, kumwara gusa, urugo rwakunaniye, guhora utsindwa mu byo ukoze byose, ukabona nta byiringiro by’ejo hazaza, ibintu byose bikaba byumye pe!

Imana ibaza Ezekiyeli iti “ukurikije uko ureba aya magufwa hari icyavamo? Nawe nagira ngo nkubaze, ukurikije uko ureba ibikugose, hari ibyiringiro ko hari icyahinduka?

Ezekiyeli arasubiza ati “Mwami, ni wowe ubizi!” Mwari muzi ko hari abantu batazi ko Umwami azi ibyabo. Ariko nagira ngo nkubwire ko ubuzima bwawe n’ejo hazaza hawe Imana ibizi, kandi izi n’ icyo izakora ku mibereho yawe. Bimuharire, azi uko azabigenza.

Ezekiyeli avuga ngo Mwami ni wewe ubizi, umva ko nta ‘Inarijye’ irimo; urumva nta gitekerezo yabigizeho kuko ibyo abonye byari byamurenze. Nagira ngo nkubwire ko inarijye itarapfa muri wewe (Kumva ko hari ibyo wishoboreye, kumva ufite uko uzabigenza. Ibyo utarabipfaho, urakomeza ugakubitika kugeza igihe uzarambura amaboko ukabwira Imana uti ‘Hasigaye ahawe kuko ari wowe ushobora byose’). Yesu yaravuze ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze ndabaruhura. Yahamagaye abarushye. Abatararuha bakomeza kwirwanirira, ariko abarushye bumva hasigaye ah’Imana ahita abatabara.

Kera kugira ngo igitambo cyemerwe, ni uko cyabaga cyapfuye. Nta bwo Imana yemera igitambo kigitera imigeri. Ni ko Abaroma 12:1-2 havuga ngo “Mube ibitambo bizima, byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Emera ube igitambo, Imana izagutangaza. Ibyo ubona bidashoboka bizashoboka, kuko ashobora byose.

Muzi ko Lazaro yari afite umuryango ukundana na Yesu, ariko muri uwo muryango harimo ikibazo cy’uko bafite umuhungu umwe. Mwese muzi ko mu muryango iyo harimo umwana umwe aba ari ikigirwamana, yaba umukobwa cyangwa umuhungu. Noneho bagakunda Yesu, ariko bifitiye akagirwamana ku ruhande. Yesu arabareka, ubundi muzi ko Yesu adutwara buhoro, ariko yari azi ko hari igihe bizababana amagufwa yumye bagahita bamenya ko ari we gupfa no kuzuka.

Rimwe Lazaro ararwara, batuma kuri Yesu nk’incuti yabo ariko bazi ko akiza abarwayi gusa, batazi ko ari we gupfa no kuzuka, Yesu atinda abishaka. Wari uzi ko ibyawe byanze gukemuka Yesu atabireba? Aracakwigisha ko ari we ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe, kuko uzi ko mu muntu habamo kwirwanira gukomeye: Iyo urwaye wumva ko uhita ujya kwa muganga, ariko hari ibyo abaganga badashobora; iyo ukennye, ahogusenga uhita ubona uwo waguza amafaranga, ariko hari igihe bakumvira ubusa; iyo bakuvuze nawe uravuga, ariko hari ubwo bitaba igisubizo. Yesu iyo ugitera imigeri arakureka, kugeza ubwo uzabona ko imbere yawe hasigaye ahe gusa (Yohana 11:1-44).

Yesu yaje kwa Lazaro yarapfuye, baramushyinguye. Bamubonye, bibuka ko avuye gukiza abandi kandi ko bamutumyeho akababwira ngo araje ntaze, barababara. Mariya aramubwira ati “Iyo uza kuba hano musaza wacu ntiyari gupfa ( ni nk’uko nawe uvuga ngo iyo mba narize simba mbabayeho gutya, ariko se abatarize bose babaho nabi? Iyo mba ntarashatse uyu mugore… iyo mba ntaba ahangaha… iyo mba zikaba nyinshi). Yego Lazaro w’ubuzima bwawe yarapfuye, ariko Mariya uwo bari kuvugana ni we gupfa no kuzuka, ashobora byose). Ikibazo ni uko ubana n’ushobora byose ntumenye agaciro ke.

Yesu aramubwira ati “Yego yarapfuye birababaje, ariko ni jye kuzuka n’ubugingo kandi naje humura.” Mariya bimunanira kwizera, aravuga ati “Yego nzi ko azazuka mu izuka ry’abapfuye. Hari ibyo nawe wumva ko bidashoboka, wanze kwizera ko byahinduka kandi ufite Yesu ushobora byose. Ni bibi kutizera, kuko utizera adashobora kunezeza Imana (Abaheburayo 11:6). Yesu amubwira ati “Basi munyereke aho mwamuhambye? Nagira ngo nkusabe, wereke Yesu aho bipfira, umubwire ati “Byarangiye bitya, urupfu rw’ibyanjye ni uru. Uhagarare aho, Yesu azi icyo azakora. Ikibazo ni uko ibintu bipfa ntitwemere no kubwiza Yesu ukuri aho bipfira.

Yesu ahageze ntiyavuze amagambo menshi, yarahamagaye gusa ibyari amagufwa yumye ( Lazaro) biritaba bamutahana ari muzima. Yesu ibyawe ntibyamunaniye, ahubwo aragira ngo umubwire ngo “Mwami, ni wowe ubizi. Ureke kwirwanirira, kuko nta cyo wageraho atagufashije.

Ubutaha tuzakomeza n’ iyerekwa rya Ezekiyeli ntuzacikwe!!!

Tugarutse ku iyerekwa rya Ezekiyeli, amaze kuvuga ngo “Mwami ni wowe ubizi,” Imana yarabikoze, igufwa risanga rigenzi ryaryo, aratangara nk’uko nawe umunsi umwe azagutangaza kuko Yesaya yahanuye Yesu aravuga ngo “Umwana duhawe azitwa Igitangaza” (Yesaya 9:6).

Imana ibwira Ezekiyeli ngo ahanure uko ategetswe: Abwira amagufwa ngo “Mwa magufwa mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka!” Mwari muzi ko amagufwa (Ibibazo, cyangwa ibigeragezo) yumva? Yesu yaravuze ngo mugize kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira umusozi ngo ushinguke ahawo utabwe mu nyanja, na wo ukumvira ukagenda.

Tangira ubwire ibibazo byawe ko bitakiri ikibazo, uhanurire ayo magufwa yumye uzareba ikivamo kuko uhanura uko utegetswe n’Imana. Ikibazo ni uko duhora twatura nabi. Ariko uwo twizeye ashobora byose, n’ibyo byawe arabishobora. Niwatura intsinzi uzatsinda, ariko niwatura gutsindwa uzahora mu buzima bwo gutsindwa. Yeremiya 15:19 haravuga ngo “Ibishimwa nubikura mu bigawa, uzamera nk’akanwa kanjye.” Mu migani haravuga ngo nutekereza iby’ubupfu wifate ku munwa, kuko ijambo watuye ni ryo rizatuma utsinda cyangwa ritume utsindwa, kandi imbere y’umumarayika ntuzavuga ngo waracitswe. Ijambo ryawe rizagutsindisha cyangwa rigutsindishirize ku munsi ukomeye w’Imana.

Agiye kubona abona imitsi irenga ku magufa (Imitsi isobanura imbaraga), Imana izadukorera ibintu birimo imbaraga zayo nyinshi. Mu Befeso 3:20-21 havuga ngo Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba n’ibyo twibwira nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. Imana ikoze ibingana n’ubwenge bwawe, ntiyaba ari Imana. urugero, yanyujije Abisirayeli mu nyanja itukura ifite ubujyakuzimu bwa metero 2000, ariko ibaciramo umuhanda. Yasenye Yeriko, ikamya Yorodani ifite km 23, n’ubu iracyakora. Imbaraga zazuye Yesu nta ho zagiye, n’ubu zirazura abantu kandi igikomeye yakoze ni ukudukura mu byaha ibindi bizakurikiraho.

- Agiye kubona abona inyama zirengaho (Inyama zisobanura ubuzima bwiza. Iyo umuntu yabonye ubuzima bwiza, arabyibuha cyane). Imana itanga ubuzima bw’Umwuka n’ubw’umubiri bisanzwe, kuko Abaroma 8:32 havuga ngo “Iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ibindi byose.

Ikibazo ni uko iyo abantu benshi babuze ibibatunga mu mwuka barananuka; kandi iyo ubyibushye cyangwa unanutse, wowe ubyimenyaho n’abandi bakabikubwira. Burya iyo umeze neza mu mwuka biraboneka, ariko iyo bitagenda intege nke zikwishe na byo biraboneka. Mbifurije ko Imana ibateraho inyama zo mu mwuka, mwishimire umubyibuho mwe kunanuka kandi kwa Data hari byose, hari amata y’umwuka.

- Abona uruhu (urukoba) rurengaho (urukoba rusobanura ubwiza). Kugira ngo umenye ko umuntu ari mwiza, umumenyera ku ruhu. Imana izaduha ubwiza bwayo. Yesu yasengeye abigishwa ati “Data, ubahe ubwiza” Yohana 17. Abana b’Imana bagira ubwiza bw’Imana budasanzwe. Mwari muzi ko nta munyabyaha uba mwiza? Kuko n’ubwo yakwambara imyenda ihenda cyane ariko abantu bazi ko asambana, aho kugira ngo babone imyenda myiza yambaye n’imodoka agendamo baravuga bati “Indaya, umujura aratambutse!” Icyaha gitwikira imyenda yambaye.

Ariko ibyiza, n’ubwo umuntu yaba ari indaya agakizwa, iyo atambutse baravuga bati “Murokore” aratambutse. Imana itanga ubwiza. Yesaya 60 haravuga ngo “Haguruka urabagirane, kuko ubwiza bw’Imana bukurasiye.”

Bibiliya iravuga ngo barahaguruka bahagarara ku maguru yabo. Imana ikunda ko duhagarara ku maguru yacu, tutishingikirije ku kintu cyose kuko abantu banze guhagararana na Yesu yumva ahubwo bagahitamo ba nyirasenge, nyirarume, akazi, amafaranga, imiryango, amashuri n’ibindi. Ibyo si byo bikugize, kuko Yesu yakubeshejeho. Ibyo bizaba umugisha bikurikire kuko uriho. Rekura ibintu byose wubake kuri Yesu, ibyo wumva ko bitariho utabaho ni ibigirwamana. Kandi Uwiteka atavuga ati “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye!”.

Ku murongo wa 14 haravuga ngo “Nzabashyiramo umwuka wanjye, mubone kubaho.” Tuzabaho, kuko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze. Tangira uhanure, ibyagiye bizagaruka. Imana izagushumbusha kabiri nka Yobu, utangire uvuge ko abadakijijwe bazakizwa. Ubukene ufite buzashira.
Iyicaye kuri ya ntebe iravuga ngo dore byose ndabihindura bishya! N’iyo bidahari yohereza umwuka we bikaremwa. Amen!

BYOSE BISHOBOKERA UWIZEYE!!!!

Niba utarakurikiye igice cya 1 kanda kuri iyi link ugisome
http://agakiza.org/spip.php?article2700

“(a) Ubwami bwawe buze, (b) Ibyo ushaka bibeho nkuko biba mu ijuru” Matayo 6 :10.

Intamabara turwana ibera mu isi y’umwuka. Bishoboka ko wugarizwa n’amakuba kandi utayareba. Ariko ukumva ikirere cyose kirafunze, waryama ukumva urarushye, ukarota imbwa, ukarota upfa, kuko uba urwanira mu isi y’umwuka.

“Kuko tudakirana n’ab’inyama n’amaraso, ahubwo n’imyuka y’abantu ho mu ijuru” Abefeso 6:12.

Natwe dukwiriye gukorana n’ijuru, kuko impamvu ibyo dusaba kenshi bidasubizwa ni uko dusaba ibyo ijuru ritagize icyo rivugaho. Dukwiriye kandi gusinyisha ibyacu mu ijuru mu buryo bwo kwizera. Urugero, Ambassade ya Amerika mu Rwanda iyoborwa n’amategeko ava muri Amerika. Natwe turi intumwa mu cyimbo cya Kristo, ariko ntitwumvira amategeko y’ijuru. Kuki tutayumvira?

Ubwami bw’ Imana bumeze nka karungu mu mahwa (Indirimbo ya Salomo 2:2). Dufite ibintu byinshi byadutsikamiye bitubuza kumvira Imana: isi, Satani, umubiri. Bituma tutumva ijwi ry’Imana. Kwizera kwacu gushingiye ku byo tureba.

Eliya yabayeho akorana n’ijuru, azi umugambi w’Imana ku buzima bwe. Aravuga ngo imvura ntizongera kugwa kugeza igihe nzabitegekera (1 Abami 17:1) Hari ibyo natwe dukwiriye gutegeka. Yesu ati “Icyo muzaboha mu isi, no mu ijuru kizaba kiboshywe” Matayo 16:19.
Kuba mu ijuru mu buryo bwo kwizera bifite inyungu:

- Ku mibereho yacu: abantu beshi bashaka kujya i Burayi gushaka ubuzima. Natwe twinjire mu ijuru mu buryo bwo kwizera, tubohoze imigisha yacu yaboshywe (Gutegeka kwa kabiri 28: 1-14). Nugira umwete wo kumvira Imana yawe, iyi migisha yose izakuzaho ikugereho.

- Ibyiringiro byacu tubifite nk’igitsikamutima (Abaheburayo 6:19), kuko ubugingo bwacu buhishanywe na Kristo ku Mana.

- Iyindi nyungu yo kuba mu ijuru mu kwizera, Imana idukiza imitego ya Satani (Imigani 1:17). Umuntu yaba arushywa n’ubusa gutega umutego ikiguruka kiwurora. Isi yose igizwe n’imitego (2 Abakorinto 10:4-6). Kuko intwaro zacu zisenya ibihome. dukubita hasi impaka, dufata mpiri n’ibitekerezwa mu mutima y’abantu.

Abantu bagiye mu ijuru mu buryo bw’umwuka bahinduye ibintu:

- Esiteri amenye itegeko ko Abayuda bagiye gupfa, yategetse ko Abayuda bose basenga (Binjira mu ijuru mu kwizera bahindura ibintu) Esiteri 4:16.

- Hezekiya atewe n’ingabo ahita asenga, abaza icyo ijuru ribivugaho, atabaza Imana yemera kumutabara.

- Daniyeli asengera ubwoko bwabo imyaka myinshi, baratabarwa bava mu bunyage (Daniyeli l:9).
- Petero ab’itorero bamenye ko yafunzwe, bajya mu ijuru mu mwuka guhindura ibintu. malayika aramufungura (Ibyakozwe n’intumwa 12: 1- 19).

Dukwiriye kumenya ko tuba mu bwami bw’Imana mu kwizera, kandi ko tudafite imibereho nk’iy’ab’isi kuko twe indangamuntu yacu iri mu ijuru. Turi abana ba Aburahamu mu kwizera, tuvukana na Yesu ku bw’amaraso ye kandi abamwemeye bose yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana.

Ntiwifate nk’abandi kuko nta wagutera inkunga ngo ube icyo utazaba cyo, kandi n’aho isi yose yahaguruka ntiyakubuza kuba icyo Imana yategetse ngo ube cyo.

Isi yose igizwe n’ibibazo. Muze twimuke tube mu ijuru mu kwizera, tuzabaho mu buzima ab’isi batabamo kuko mu isi ikibazo gisimburwa n’ikindi ariko mu ijuru ho bihora ari amahoro. Kandi ibyo tureba mu isi bidashoboka, nitujya mu ijuru mu kwizera bizashoboka.

Urugero: Ni gute umuntu asengera umurwayi wa Sida agakira. Science ntiyemera ko Sida ikira, ariko mu kwizera nta ndwara n’imwe Imana idakiza. Ikibazo ni uko twinjira mu bwenge bw’isi kuruta kwizera Imana. Abaheburayo 11 handitswe ko abera ba kera baheshejwe no kwizera kuzimya umuriro waka, gukira intare, kwambuka inyanja itukura, bakoze ibitangaza bikomeye, abarwayi babakozeho barakira...

Iyo urebye itorero ry’ubu wagira ngo Yesu yarahindutse, ariko ntiyahindutse. Uko yari ejo n’ubu ni ko ari, kandi ni ko azahora iteka ryose (Abaheburayo 13:8). Ikibazo ni uko byatunaniye kujya mu ijuru mu kwizera, ngo tugere ku migisha yacu. Reka ubwami bw’Imana buze mu buzima bwacu bwa buri munsi, Imana izerekana itandukaniro ryacu n’abandi (Malaki 3:18-19).

“Uduhe none ibyokurya byacu by’ uyu munsi” - Matayo 6:11

Kuki Yesu yigishije abigishwa be gusaba Imana ibyokurya? Reka tubanze kureba ibiryo mu buryo bw’umwuka. Ubusanzwe, iyo urya cyane ugira imbaraga nyinshi, waba udafungura ukabura imbaraga; Umukristo udakunda ijambo ry’Imana nta mbaraga z’umwuka agira, kuko Dawidi yavuze ngo nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho. Abakolosayi 3:16 haravuga ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge ubwenge bwose...”

Ese no mu buryo busanzwe twemerewe gusaba ibyo dekenye?

Yego kuko tugarutse ku ijambo twasomye, ntikizira gusaba ibiryo, ikizira ni ukuganyishwa n’ibiryo. Ariko ikibazo Abakristo benshi baganyishwa n’ibiryo “Mbese ejo nzamera nte” yishe abantu. Igituma abantu biganyira kandi Yesu yaratubujije, ni uko tuba tubuze kwizera.

Bibiliya yatubwiye ngo “Uduhe ibyokurya byacu by’uyu munsi.” Imana ikunda ko tubaho mu buzima bwa buri munsi, bisobanuye ko dukwiriye guhora duhanze amaso Imana ku manywa na nijoro. Kamere y’umuntu ni ukumva ko yihagije, ariko Imana itarimo kandi ikintu cyose kidatuma Imana ihabwa icyubahiro nticyemera. Wowe Imana itarimo nta cyo wakwigezaho, ariko nkwifurije kubana n’Imana buri munsi mu mwuka no mu buzima busanzwe.

Urugero rugaragaza ko mu muntu hatabamo kunyurwa ni uko Abisirayeli mu butayu Imana yari yarabateguriye ibibakwiriye buri munsi, ikabaha umutsima ariko yari yarabategetse ko begeranya ibiryo umuntu ashobora kumara kuko byazaga buri munsi. Ariko abantu babura icyizere bakumva ko ejo bitazagaruka. Noneho umuntu akegeranya ibirenze ibyo ari bumare, ariko uwabirazaga yasanga byaboze.

Yesu yabigishije gusaba ibyokurya bya buri munsi, kugira bige kunyurwa: Kuko kubaha Imana iyo gufatanije no kunyurwa, n’ibyo ufite bivamo inyungu nyinshi. Ikitubuza kunyurwa ni ugukunda isi (1Yohana 2: 15-17).

Yesu akwiriye kuguhaza wenyine, ibindi byose bizakubera umugisha ariko Yesu nataguhaza buri munsi nta n’icyo uzunguka mu bindi. Pawulo yaravuze ati “Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” (Abafilipi 4:12-13).

Ese ibyo turimo twarabyigishijwe? Uzi gukira utarigishijwe uko bakira! Uhita wumva uruta bose. Iyo ukennye utarize uko bakena, uhita wiba ukagenda uteka umutwe. Iyo bakuvuze utarigishijwe kwihangana, ntiwihangana. Ni nk’iyo bakubashe utazi uko bihanganira mu byubahiro. Na bwo uhita ugira ubwibone.

Ariko nagira ngo mbabaze, mbese ibyo murimo mwarabyigishijwe? Kristo aragushoboza muri byose? Pawulo yanditse mu Baroma 8: 35, ati “Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, ... Indirimbo y’108 mu zo guhimbaza Imana iravuga ngo “Jye ndi Umukristo ,nzahora ndi we mu bintu byose ngeze ku gupfa.”

Nyuma yo kwiga kunyurwa n’ubuzima bwa buri munsi, ukumva ko ibyo Imana yaguhaye buri munsi bikunyuze, izaguha ibisagutse byinshi (Gutegeka kwa kabiri 8:7). Imana ntiyabuze ibyo iguha, iracyakwigisha kunyurwa na byo kuko abantu benshi ntibazi kubana n’imigisha.

Ubutayu turimo butwigishe kunyurwa n’uko Imana itugize, kuko imbere hari byinshi byiza. Ese iguhaye ibiryo byoroshe: mu Rwanda dutungwa n’ibirayi n’ibishimbo, ntiguhe inyama ku meza ariko ikakubyibushya nk’uwariye byose, ukamera neza hari ikibazo? Hari abatagira ubwishingizi bwo kwivuza ariko Imana irinda abakene ibakarinda! Mu butayu Imana yarinze imyenda y’Abisirayeli ntiyashira. Uko umuntu akura n’ikanzu na yo igakura byasobanuraga ikanzu ya Yesu. Ikirenge cyakurana n’urukweto. Imana izaduha byinshi cyane, n’abapagani irabibaha batayubaha, ariko iracyatwigisha kubibona nk’ibisanzwe ntitubisimbuze Imana. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo: ‘Abo umwami yahaye amata ni bo bamwimye amatwi.’

Ibyaha biri gukorwa byinshi navuga ko bikorwa ku bw’umurengwe, kuko abantu bahaze batangiye gusambana mu buryo bukomeye, abakire bakomeza kurya abakene, abantu barikunda ntibagikunda Imana, nta mwanya bakigirira Imana kuko bafite ibyo bakora ntibabone akanya ko guha Imana. Ariko Imana yo ntibitanga ngo babisimbuze Imana.

Abandi Bakristo benshi babikoreshwa n’uko batigishijwe kunyurwa no kubana n’imigisha. Muzi ko Imana yavuze ngo “Nimumara kurya mukabyibuha, mukubaka amazu ntimuzibagirwe Imana yabakuye mu gihugu cya Egiputa (Gutegeka kwa kabiri 8:11).

Murakoze Imana ibahe umugisha. Mbifurije kunyurwa n’ubuzima bwa buri munsi, kuko Dawidi yarebye ibyo Imana yamukoreye byose akavuga ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma, asubiza intege mu bugingo bwanjye (Zaburi 23). Arangiza avuga ati “Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.

Tugiye kurebera hamwe urugendo rw’ Umukristo twifashishije inkuru y’ urugendo rwa Eliya na Elisa

(2 Abami 2 :1-9) Rambura Bibiliya yawe usome aya magambo.

1. Eliya na Elisa bahagurukanye i Gilugari:

- Bibiliya ivuga ko Abisirayeri bageze i Gilugari Imana yategetse ko abantu bongera gukebwa ubwa 2, kuko hari abantu bari baravukiye mu nzira batazi ibyo gukebwa. Muzi yuko gukebwa ari UGUKIZWA. Paulo yavuze ngo gukebwa kugira icyo kumara iyo umuntu akebwe mu mutima.

- Na n’ubu mu itorero dufite abantu mu ngeri zose baje batazi ibyo gukizwa. Wari uzi ko umuntu aza akigira umubatizo adakijijwe, akarinda abatizwa atarakizwa, akajya ku meza y’Umwami atarakizwa, akajya muri korali atarakizwa, akaba umudiyakoni atarakizwa, ejo akazaba na Pasteur atarakizwa? Birashoboka rwose! Nk’uko hari abavukiye mu nzira batazi ibyo gukebwa, ni ko dufite abantu mu nsengero batarakizwa. Kandi ntibitangiye ubu, na Yesu yabwiye abigishwa ngo muraboneye ariko si mwese (kuko harimo Yuda ari bumugambanire, harimo na Petro ari bumwihakane na Toma yizera bitinze).

- Iyo usomye umugani w’abakobwa 10 dusanga muri Matayo 25, usanga Yesu icyo yavugaga ari uko bamwe bazaba ari abageni by’ukuri abandi ari abaherekeza. Ariko nkwifurije kuba umugeni wa Kristo Yesu, ntuzabe umuherekeza kuko byaba bibabaje.

- None se abo dufite bose niba barakebwe (barakijijwe), intambara dufite zivahe? Yakobo 4:1. Intambara ziva mu birwanira mu ngingo zacu zitarakebwa (zitarakizwa). Nagira ngo mbabwire ko hari umuririmbyi waririmbye ngo «Mpisemo guhora nkizwa, nkashirwa mu gakiza k’Imana. Sinzava mu gakiza ke!»

- Yohana yavuze ko «Agakiza ari ukubabarirwa ibyaha» Luka 1:77. Yesu yatangiye avuga kimwe na Yohana, ati «Mwihane kuko ubwami bw’Imana buri hafi ». Impamvu yo gukizwa (gukebwa) ni uko ubwami bwo mu ijuru buri hafi. Agakiza kacu gashingiye ku bwami bw’Imana, usibye ko hari abandi agakiza kabo gashingiye ku butunzi, imigisha… Nyamara si ibyo bibanza ahubwo habanza ubwami ibindi ni inyongera. Yesu yaravuze ati « Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa» (Matayo 6 :33).

- Ni ukuri tuzabona byinshi, ariko ntibikwiriye kuba ibya mbere ahubwo Yesu ari We ukwiriye kuba uwa mbere muri byose. Bene Data, gukebwa ni ibya buri munsi kuko mu Byahishuwe 22 :14 havuga ngo « Hahirwa abamesa ibishura mu maraso y’Umwana w’intama, ni bo bazemererwa kwinjira mu rurembo Siyoni.» Ikibazo si ibitwanduza, ikibazo ni ukutamesa kandi wanduye. Amaraso ya Yesu abereyeho kutweza. Abatarakebwa na rimwe, namwe ubwami bw’Imana ni ubwanyu nimwemera gukizwa mukavuka ubwa kabiri, mukwabyarwa n’amaraso ya Kristo Yesu. Gilugari bisobanura gukebwa (gukizwa).

Ubutaha tuzareba igice cya 2 aho bakomereje i Beteli nicyo bisobanuye ntimuzacikwe...

2. Urugendo barukomereje i Beteli:

Beteli bisobanura mu nzu y’Imana. Muribuka Yakobo ahunze Esau, Imana ikamwiyereka yiseguye ibuye ? Akangutse yasize amavuta ibuye, arangije ararishinga yita aho hantu i Beteli aravuga ngo nungarukana amahoro, ukampa ibyo kurya n’ibyo kwambara nzahakubakira inzu (Itangiriro 28:18-22). Aho ngaho ni ho Yesu yaje kuvukira.

Nyuma yo gukebwa noneho wageze mu nzu y’Imana, uri Amukristo mwiza. Imana ishimwe. Mu nzu y’Imana nagira ngo nkumenyeshe ko habera ibyiza utabona ahandi : hari imigisha yose Imana itanga kuko Salomo umunsi ataha inzu y’Imana yabwiye Imana ngo ngwino winjire muri iyi nzu ikubere ubuturo (1 Abami 8 : 22-53). Igituma abapfakazi, impfubyi bagera mu nzu y’Imana bakanezererwa Imana ni uko inzu y’Imana ari uburuhukiro bw’abantu bayo. Iyo uyijemo ufite ibikugoye, wizera kuruhuka.

Ikibazo rero ni abaje mu nzu y’Imana batarakebwa, bagasanga turashima ko Imana yaduhaye imigisha na bo bagasaba imigisha batarakebwa. Ni cyo kibazo gituma haba uruvange mu nzu y’Imana, kandi muribuka ko Abisirayeli bahaguruka mw’ Egiputa bahagarukanye n’ikivange cy’abanyamahanga, ni bo babakururiye akaga mu nzira bamwe ntibagera mu gihugu cy’amasezerano (Kuva 12 : 38).

Kuko abo bantu rero basabye imigisha batarakizwa ngo bige kubana n’imigisha, iyo babonye imigisha bashakaga bahita basubira inyuma cyangwa iyo migisha baboneye mu nzu y’Imana ikabatera ubwibone. Wambaza ngo kuki Imana ibaha imigisha kandi batarakizwa?

Yego nyine irayibaha kuko ubuntu bwayo bwuzuye isi yose, ivubira imvura ababi n’abeza, no mu mirima y’abarozi na ho ikagwamo, n’uwahinze itabi n’urumogi na ho ikagwamo kuko ubuntu bw’Imana ni bwinshi cyane kandi urukundo ikunda umuntu ni rwinshi, iba imutegereje ngo yenda azakizwa. Kandi umuntu afite uburenganinzira bwose, ashobora gukizwa cyangwa akinangira umutima. Ariko kuko Imana ari umutunzi w’imbabazi, yifuza ko bose bakizwa bakamenya ukuri.

Kandi gusenga ugasubizwa ntibivuga ko uri kumwe n’Imana, ahubwo uhore wisuzuma ko wakebwe mu mutima. Muribuka ko Yakobo yagiye yibye umugisha wa mukuru we (izina Yakobo risobanura umuriganya), ariko mu myaka 20 yamaze kwa sebukwe intama zaragwiriye, abona imigisha myinshi irimo abana n’abagore, ariko icyaha yacyihaniye mu nzira ataha (Itangiriro 32:22-32). Ni ko bimera, ushobora kugira imigisha y’i Beteli ariko utarakebwa. Ahubwo nubona ibyawe bigenda neza, uhore wisuzuma ubaza Imana uti «Ko uri kumpa umugisha mu bugingo bwanjye ni hazima ? Ubu impanda ivuze nayumva ? » Bizatuma ukomeza kubana n’Imana akaramata, mubane nk’umubyeyi n’umwana. Kandi muzi ko Bibiliya ivuga ku bantu bahawe umugisha n’Imana, ikavuga ngo « Nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu mukayabamo, muzirinde ntimuzibagirwe Uwiteka Imana yanyu» (Guteg. 8:11-19).

Mbifurije kuryoherwa n’imigisha yo mu nzu y’Imana, kandi impamvu abantu benshi batagikunda kuza mu nzu y’Imana ni uko batazi ibyiza bihari. Ariko nta wabarenganya kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo «Aho ubutunzi bw’umuntu buri n’umutima we ni ho uba.» Uzi ko Abakristo benshi baza mu rusengero ku Cyumweru, ariko kandi n’ubwo waba utaje mu rusengero uribuka ko wowe ubwawe nawe uri urusengero.

Mbese iyo ugenda uba uri mu mwuka wo kubaha Imana, cyangwa uyubaha iyo uje mu rusengero ? Ikindi gihe upfa ibyo wivugiye upfa uko wifashe ? Ariko niba Yesu atihanganiye abacururizaga mu rusengero kandi yari inyubako yubatswe n’abantu, n’abacururiza mu rwo yiyubakiye ubwe ntazabihanganira. Menya uwo uriwe n’agaciro kawe, Imana izaguha imigisha yose itangira mu rusengero. Amen.

3. Bakomereje i Yeriko:

Kunyura i Yeriko birasaba kuba warakebwe neza, kandi ukunda Imana no kuba mu nzu yayo, kuko Yeriko ni ubuzima Imana inyuzamo abantu bukomeye n’ahantu itunganyiriza abantu bayo muri rusange, kandi kwigishwa n’Imana ni byiza kuko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza. Umuntu w’Imana n’iyo ageragejwe aba azi ko imbere hazavamo ibyiza.

Mwese muzi Yeriko. Muribuka ko i Yeriko yatangiriye Abisirayeli kugeza ubwo Mikayeli (umugaba w’ingabo zo mu ijuru) amanuka kurwana bitewe n’uburemere bwa Yeriko. Hari ubwo umuntu w’Imana yugarizwa n’ibibazo, bikaba ngombwa ko ijuru ryihagurukira. Yeriko murayizi mu gihe cyo kwa Elisa, ko hari amazi akereta uyanyoye wese ntabyare. Yeriko murayizi, haba ba Zakayo bagufi, Yeriko murayizi ko haba impumyi za Barutimayo, murazi uwamanukaga ajya i Yeriko bakamukubita bagasiga asigaje hato agapfa.

Muri make nta cyiza kiba i Yeriko. Kuki Imana y’urukundo yemera ko Umukristo anyuma mu bimugora nk’ibyo? Iba igira ngo akure mu gakiza, azafashe abandi. Burya Imana iyo yemeye ko uba impfubyi, iba igira ngo uzafashe impfubyi zizavuka hanyuma. Iyo yemeye ko ukena, iba igira ngo niwakira uzafashe abakene bose. Ku Mana nta kintu kitavamo umumaro. Wowe gusa aho kwiganyira, baza Imana ngo “Iki ndi kunyuramo ugifitemo mugambi ki?” Uzasanga Yeriko yawe izafasha benshi. Nakubwira ukuri ko hari igihe uzatanga ubuhamya benshi bagakizwa, Imana ikungukira mu byo wahuye na byo bibi. Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza (Abaroma 8:28).

Yeriko yawe yakuvugishije byinshi, wumva ko Imana yakwanze, wumva ko ari wowe wababaye... Ariko humura na Yesu yarahanyuze, ariko yarengeje amaso umusaraba abona ibyishimo byamushyizwe imbere. Renza amaso ibibazo, urebe Yesu ukemura ibibazo kandi azaguha ibyo umutima wawe wifuza.

Niba utarasomye igice cya 1 kanda iyi link ugisome
http://www.agakiza.org/spip.php?article2879
Niba utarasomye igice cya 2 kandi iyi link ugisome
http://www.agakiza.org/spip.php?article2895

Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe!
(2 Abami 2:9a)

Ubundi Umukristo wese aba yemerewe gusaba icyo ashaka nk’umwana murugo kwa Data. Wahita umbaza uti “Kuki ibyo nsaba byose ntahita mbihabwa kandi nkijijwe?”

1. Yakobo yaravuze ati “Murasaba ntimuhabwe, kuko musaba nabi kugira ngo mubyayishe irari ryanyu ribi.” Iyo Imana irebye igasanga ibyo usabye nta cyo bizamara mu bwami bwayo uri umwana wayo, ishobora kuba ibikwimye kuko yanga ibyagusubiza inyuma. Urugero: None umwana wanjye muto namuha urwembe ngo arukinishe? Oya. Kuko rwamwangiza intoki. Ariko umuntu mukuru gukoresha urwembe si ikibazo. Hari ubwo usaba ikintu, Yesu akareba agasanga ntiharagera akabanza kukwigisha uko uzabana na cyo.

- Hana yarasenze, aravuga ati “Numpa umwana nzamuguha abe uwawe iteka ryose” 1 Samweli 1: 11. None se wowe imigisha usaba izamara iki mu bwami bw’Imana?

- Nituva mu isi, Imana izatubaza ibintu 2 a) Ko twejejwe n’amaraso ya Yesu b) Icyo twakoreye Imana igihe twari mu isi.

2. Elisa, Eliya amubwiye ngo asabe icyo ashaka, yasabye neza. Ntekereza ko mu minsi Eliya yari amaze atari abuze ibyo atunze Elisa yamusaba: Eliya yari ayoboye amashuli bigiramo ibyo ubuhanuzi. Yari kumusaba basi gusigara ayayoboye. Ariko yasabye ikintu gikomeye: Gukubirwa umwuka wa Eliya incuro 2. Wowe muri iyi minsi urasaba iki? Aho ntiwaba usaba iby’akanya gato, ibishira cyangwa bizasigara mu isi gusa? Usabe kuzura umwuka w’Imana, ibindi bizakurikiraho. Abaroma 8:32 haranditswe ngo “Iyaduhaye Kristo izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” Uhita wumva ko Kristo ari we arimo byose. Kugira ibindi rero utaratunga Kristo ngo wumve uburyohe bwo kuba umwana w’Imana, ngo wuzure Umwuka Wera, waba warahombye cyane.

3. Akimara gusaba, yagiye kubona abona amagare n’amafarashi byaka umuriro. Nagira ngo mbasobanurire ifarashi muri Isirayeli yasobanuraga intambara, indogobe igasobanura amahoro. Ni nk’uko Jeep na blindé bitandukanye n’ubwo byose ari imodoka.

- Hari ubwo urangiza gusaba, aho kugira ngo ubone ibyo wasabye ahubwo hakaza intambara. Ukibaza “Mbese ni Imana yavuganye nanjye, cyangwa naribeshye?” Ariko humura ntiwibeshye, ahubwo ni ko bimera.

- Hagati yo gusaba no gusubizwa habamo intambara, ariko iyo ugumye ugahanga amaso Yesu aguha ibyo wasabye kuko icyo Elisa yabwiwe gukora ni uguhanga amaso uko Eliya ari bugende, maze icyo yasabye akagihabwa. Abantu benshi iyo babonye intambara bakura amaso kuri Yesu, ariko muhange amaso. Kuba uri mu ntambara ntibikuraho icyo Imana yakuvuzeho cyangwa icyo izagukorera.

- Abantu benshi banze Imana n’abahanuzi, kuko ibyo basabye si byo babonye. Ariko uzamenye ko umuhanuzi iyo avuga ngo Imana ikugiriye itya, aba abireba ku musozi wo hakurya. Ariko kugira ngo wowe uzabishyikire hari igikombe, umwonga ugomba kunyuramo hamwe Dawidi yavuze ngo “N’ubwo nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzagira ikibi ntinya kuko ari kumwe nanjye.”

Burya Dawidi na we yarababajwe! Ibaze gusigwa amavuta (bisobanuye ngo kuva ubu ni we ubaye umwami), ariko agasubira kuragira intama mu ishyamba imyaka 38. Yarababajwe cyane, ariko Imana ntibyayibujije gusohoza isezerano n’ubwo byamuvunye. Humura icyo mwavuganye n’Imana kizasohora. Hari aho Dawidi yageze, akabaza Imana ati “Amasezerano yawe uzayanyereka narapfuye?” Yabonaga urupfu ari rwo ruri hafi, ariko mu cyimbo cy’urupfu yarategetse yibutse aho Imana yamunyujije hose aravuga ngo “Uwiteka yambereye umwungeri nta cyo nakennye” Zaburi 23.

- Imana irinda ijambo yavuze ikarisohoza (Yeremiya 1:12). Yosefu Imana imuhaye isezerano yumvaga biri bube uwo mwanya, ariko murareba inzira zose yanyuzemo: yafunzwe imyaka hafi 13, ariko isezerano ry’Imana ntirihera. Yabwiye bene se ngo ku bwanyu mwashatse kungirira nabi, ariko Imana yarabihinduye kugira ngo ikize abantu benshi urupfu (Itangiriro 50:20). Ibyo ureba bimeze nk’urupfu imbere yawe, umunsi umwe Imana izabihindura amashimwe utangare. Amen.

- Hashize imyaka ikabakaba 400 Yesaya abwiwe ngo “Duhawe umwana w’umuhungu,” kandi yamuvuze amureba. Ibyo utareba bibemo mu kwizera n’ubwo waba ubona intambara. Ariko umwami azakugirira neza kandi ntuzapfa utabonye amasezerano y’Imana. Amen.

4. Umukoro wa Elisa wari ukudakura amaso kuri Eliya, kuko yamubwiye ngo “Numbona nkigukurwaho birakubera bityo” (2 Abami 2:10). Mwibuke ko bari bahagaze mu buyatu, mu musenyi kandi hakaza serwakira ije gutwara Eliya. Urumva gukomeza guhanga amaso muri uwo musenyi ukugiye ahantu hose birakomeye. Abonye atakibona neza, araboroga ati “Wabereye Abisirayeli amagare n’amafarasi, tuzaba abande?” Birashoboka ko bitewe n’ibigeragezo urimo bigukomereye wumva ibintu byagucanze, ariko basi ntuhave. Borogera Imana izakumva igusubize. Humura!

- Abigishwa babwiwe n’abamarayika (bararamye, bahanze amaso aho Yesu aciye agenda) ngo “Uko agiye ni ko azagaruka.” Bisobanuye ngo agiye muraramye, azagaruke mukiraramye. None ubu ni ba nde bategereje ko Yesu agaruka ko amaso y’abantu b’Imana benshi ari mu isi? Ariko uko yagiye ni ko azagaruka, kandi uko yagiye hari abantu bake no mu kugaruka ntibazaba ari benshi bamutegereje kuko Matayo 22:14 havuga ngo “Kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe ni bake.” Wowe wabonye agakiza ugakomereho, kuko ni ubuntu wagiriwe butari ubwa bose.

- Elisa agiye kubona abona umwitero wa Eliya uraguye, arishima arawufata ariko mbere y’uko awitera ngo abanza gukura uwo yari yiteye. Niba ushaka kwambara imbaraga z’Imana, banza wiyambure kamere yawe kuko ntiwakoreshwa n’Imana ugifite kamere ya kera. Pawulo yaravuze ngo “Napfanye na Kristo nzukana na we. Si jye ukiriho, ni Kristo uri muri jye.”

- Abakristo benshi bambariye impano z’Imana ku bintu bibi: Yesu yaravuze ngo “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Tugerageze twere imbuto zikwiriye abihannye (Abagalatiya 5:22-24).

- Nk’uko Eliya yagiye agasigira impano Elisa, ni ko Yesu yagiye mu ijuru agasigira impano abana b’Imana (Yohana 17). Twitegure kwakira imbaraga z’Imana. Muzi yuko Bibiliya ivuga ngo “Abigishwa bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo” (Ibyak. 2:1-3).

- Nituba dushaka impano z’Imana cyangwa imigisha yayo, twihanganire amafarashi turi kubona mu buzima bwacu bwa buri munsi. Dutumbire Yesu wenyine, ni we banze ryo kwizera kwacu. Dusiganirwe aho dutegekwa (Abaheburayo 12: 1-2). Imana ibahe umugisha. Amen.

Mwari kumwe na Pastor Desire Habyarimana ubakunda, akabifuriza amahoro y’Imana.

2 Abami 2:9b

Dukwiriye imbaraga zikubye kabiri kuko ibidutegereje birakomeye. Yesu yarabirebye areba umurimo asize, abwira abigishwa ati «Mujye mucumba cyo hejuru i Yerusalemu, kandi ntimuzahave mutarahabwa imbaraga. Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira » Ibyak. 1:8.

Ibyari bibategereje kwari ugucibwa ibihanga, kujugunyigwa intare, gutwikwa, kwambara ubusa n’akarengane k’uburyo bwinshi. Wabwira ko mu gihe cyacu ibyo bidahari ? None se ibyaha bihari n’intege nke zihari uzapfa kubirokoka Imana itaguhaye imbaraga zikubye kabiri ? Iyo urebye gusubira inyuma kw’abana b’Imana ntugira ubwoba ko abera bari kunanirwa mu buryo bukomeye ? « Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditseho iki kimenyetso ngo ‘Uwiteka azi abe’, kandi ngo ‘Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye’ » 2 Timoteyo 2 :19.

Mu Befeso 6:10-18 haranditswe ngo «Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.» Nagira ngo mbibutse ko iyo byiswe gukirana, uratsindwa cyangwa ugatsinda.

Elisa arabireba, asanga ntazashobora umurimo adahawe imbaraga zikubye kabiri uko iminsi ishira, ni ko urugendo rugenda rukomera. Ariko niduhabwa imbaraga z’Imana tukazikoresha neza, Imana izadufasha kurangiza urugendo amahoro. Kandi umuntu w’Imana utagira imbaraga z’Imana, aba ari umuntu nk’abandi bose.

Ibibazo 7 Elisa yari agiye guhangana na byo

N’ubwo yakoze ibitangaza 14, hari ibibazo yagombaga bikomeye byari bimutegereje. Reka turebe ibyo bibazo uko ari 7:

1. Amazi ahumanye (2 Abami 2:19)

Eliya ntiyigeze aturwa ikibazo cy’amazi aramburuza, kandi yari aturanye na bo. Iki kibazo cyari gitegereje Elisa. Bari bafite umujyi mwiza, ariko ikibazo ari amazi. Hari igihe korali isa neza, ariko amazi batanga aramburuza (amagambo abavamo, kwangana, gusebanya). Iyo urebye bene Data inyuma, bose basa neza ariko harimo bamwe bafite amazi yica.

Elisa ahanganira n’ikibazo ku isoko kirakemuka! Ikibazo burya kiba mu mitima, ni cyo gituma yasabye urwabya rushya (umutima mushya). Imitima yose ihindutse mishya nta kibazo cyakongera kubaho, ahubwo twahinduka umunyu w’isi (Matayo 5:13).

2. Umwenda w’umupfakazi (2 Abami 4:1)

Elisa asaba uwo mubyeyi kujya gutira ibibindi birimo ubusa, kandi agatira byinshi. Umupfakazi asuka yikingiranye n’abana be, amavuta araza yishyura umwenda n’abana be. Ikizaduha amavuta ni uko tuzagira imitima irimo ubusa, ifite inzara n’inyota byo kwakira imigisha y’Imana kandi nitugira kwizera Imana izatobora amasoko y’umugisha wo kudutunga (amavuta akora byinshi: yimika abami n’abatambyi, yomora ibikomere, akoreshwa murusengero rw’Imana, araribwa...). niyugira amavuta y’Umwuka Wera, tuzaba abami mu bwami bw’Imana kandi tuzaba bakuru muri byose kuko dufite agaciro mu bwami bw’Imana.

3. Yahesheje Umushunemukazi umwana w’umuhungu (2 Abami 4:8)

Elisa yamenye ikibazo, kandi aragikemura neza: umugore abona umwana kandi n’igihe yari yapfushije umwana Elisa yarongeye aramuzura. Kuba ukorera Imana ntibivuga ngo ntuzahura n’ibibazo, ariko uruta Elisa ni Yesu Umwana w’Imana. Arahari kugira ngo agufashe kuva mu bibazo kuko wamukoreye. Ntukihebe nk’utagira Imana, izabana nawe muri byose. Kandi mu murimo w’Imana ushobora guhura n’ikibazo utabonera igisububizo: Tabaza Yesu, akuri hafi. Azakora ibirenze ubwenge bwawe kuko wowe uri igikoresho gusa. Nyir’umurimo azahora yiyubahisha. Ku bwe azabyikorera, nta cyatuma izina rye ritukwa.

4. Yahumanuye imboga zisharira (2 Abami 4:38)

Umunyeshuri yagiye kuzana imitangatanga, kuko atazi kunyurwa. Barariye bumva ni uburozi bwica. Ni ko bimera, kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe bzana inyungu nyinshi, ariko iyo utanyuzwe n’uko Imana yakugize uhora mu buzima busharira. Mu Baheburayo 12:14-16 haranditswe ngo “Mwirinde hatagira umuzi wo gusharira umera muri mwe, ukabahagarika imitima abenshi bakandura.”

Elisa mu gukiza iyo nkono irura, yatumyeho ifu ayishize mu nkono irakira ntiyongera kurura ukundi! iba Ntimugire ngo ifu ipfa kuboneka, kuko Bibiliya iravuga ngo Yesu ni urutare, uzarusitaraho azavunagurika. Ariko uwo ruzagwaho ruzamuhindura ifu. Burya abantu benshi mu rusengero, urutare Yesu rwarabavunaguye: ntibajya mu kabari, ntibiba... ariko ntibarapfa kuri kamere.

Pawulo ati “Napfanye na Kristo nzukana na we. Si jye ukiriho, Kristo ni we uriho muri jye. Uwo urwo rutare rugwiriye ruzamuhindura ifu. Bibiliya iravuga ngo iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ahindutse icyaremye gishya, ibya kera biba bishize.

Ako gafu karakenewe, uhindutse wahindura benshi: abasore bagenzi bawe, ingo nyinshi zirapfuye, ubuzima bw’abantu benshi burapfuye... ariko niwemera ugahinduka uzakiza benshi.

Hari n’igihe ubuzima bukubera nk’inkono irura (bugasharira), ariko Yesu abasha kugushyiriramo agafu (amaraso ya Yesu) ukumva ibyari bishaririye biraryohereye. Urugo rushobora gusharira, ejo hazaza hawe hagasharira, konti yawe wibuka ko itakiriho ugasharirirwa, ariko humura uruta Elisa arahari ni Yesu Umwana w’Imana. Agiye kugushyiriramo agafu biryohe, uzatangazwa n’uko ahinduye ubuzima bwawe.

5. Yamukijije Namani ibibembe (2 Abami 5:1)

Elisa yari umuntu ufite umumaro, kuko umukobwa wabaga kwa Namani yaramubwiye ngo ugiye mu Isirayeli yahasanga Imana ikamukiza ibibembe. Harya ku kazi, aho ukora werekana Imana wizeye ? Mbese bazi ko uri umuntu w’Imana? Dufite ba Namani benshi bafite icyubahiro, ariko bakeneye wowe wamenye Imana ikiza ibyaha, ikabohora abantu.

6. Yaburiraga umwami ko bamuteze ibico, agakiza igihugu (2 Abami 6:8)

Ubusanzwe itorero ni umuti ku gihugu, ariko birababaza kubona abantu b’Imana bishora muri politiki kandi batagiye kugira inama abanyapolitiki ahubwo bagafatanya na bo muri byose bigatuma n’iyo haje ibibi batabasha kugira icyo bakiza nk’abantu b’Imana. Urugero, mu Rwanda habaye Jenoside Abakristo ari 95%, ariko ntibagira icyo bamagana. Menya ko aho uri ukwiriye kuba umuti n’umuhuza w’abantu bose, kandi Imana izagufasha kuzana impinduka mu gihugu cyawe.

7. Yahagaritse inzara i Samariya, abantu batangiye kurya abandi (2 Abami 6:24)

Imana yakoresheje Elisa mu kuzanira amahoro Isirayeli, kandi ibiryo biraboneka kuko ntiyarebaga nk’uko bareba. Bo barebaga inzara, ariko we akareba ko hari icyo Imana yakora.

Mu bituma tutazana impinduka ni uko tureba nk’uko bose bareba : bararira tukarira, ibiciro byazamutse ku masoko, crise economique… Ni nde wababwiye ko mu ijuru habayeyo crise economique, ko abana b’Imana batunzwe n’umugisha w’Imana? Niturira nka bo kandi Yesu yaravuze ngo ntimukiganyire ibyokurya cyangwa imyambaro, tuzasa nk’ab’isi bisanzwe.

Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera, ntazabeshwaho n’amafaranga. Elisa yakoze byinshi, ariko ibi ni bimwe bikuru yakoze afashijwe n’imbaraga yari yarahawe zikubye 2, kandi Imana ya Elisa ni yo Mana yacu. Izadukoresha iby’ubutwari. Amen !

« Sigara aha » 2 Abami 2:1-11

Gukizwa ni ugutera intambwe kuko tuva mu bwiza tujya mu bundi. Iyo ukijijwe ntutere intambwe buri gihe ugana imbere, biba ari ikibazo kuko ni nko kubyara umwana ntakure. Uri umubyeyi wababara cyane ari nta cyo utakoze ngo akure, ariko bikanga. Nkeka ko ariko Imana ibireba iyo ibona umwana wayo amara umwaka yumva ijambo ry’Imana ariko ntakure ngo atere intambwe, areke ibyaha byamuneshaga kera atarakizwa.

Mu buzima bwa Gikristo duhura na byinshi bitubwira ngo «Sigara hano, ntutere intambwe.» Indirimbo y’108 hari aho igera ikavuga ngo «Jye ndi Umukristo, ndakomeje mu rugendo rwanjye. Iby’ino mu isi ndabihinyuye, nsigaye nifuza ibyo mu ijuru.» Bivuga ngo iyo iby’isi utabihinyuye (aho kugira ngo ubitegeke byo bikagutegeka) birakudindiza ntibitume utera intambwe ujya mu ijuru. Kandi muzi yuko turwana n’isi, n’umubiri na Satani. Ibyo byose ni ibigambiriye kudusigaza. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo « Umuntu asiga ikimwirukankana, ntasiga ikimwirukamo. »

Gutsinda abandi biroroshye, ariko kwitsinda birakomeye. Kwigisha abandi biroroha, ariko kwiyigisha birakomeye. Bishatse kuvuga ko isi ari yo tugendamo, umubiri turawambaye ibyo byose kubitsinda birakomeye, bisaba gufata icyemezo cyo kudasigara nka Elisa kuko iyo apfa gusigara aho abonye ntiyari kubona umwitero wa Eliya.

Muribuka ko na Pawulo yageze aho akavuga ngo « Ndiruka kugira ngo mfate icyo Kristo yamfatiye. » Ntukwiriye gusigara utaragera kumpera y’umuhamagaro wawe. Ibigeragezo ducamo, 90% biba bigamije kudusigaza. Ariko ntitugomba gusigara n’ubwo dufite inzitizi nyinshi mu nzira ijya mu ijuru.

Hari ubwo n’Imana igucisha mu bigeragezo, kugira ngo irebe ko uzi uwo wakurikiye kandi ko urukundo uyikunda ari urw’ukuri cyangwa ari urumamo. Yesu mu mugani w’umubimbyi yasobanuye ko hari abantu batotezwa kubw’ubwami bw’Imana bikabasitaza bagasubira inyuma (Matayo 13:21).

Aburahamu Imana yamuhaye umwana w’ikinege, hashize iminsi imutegeka kujya kumutambaho igitambo (Itangiriro 22:1). Ariko nyuma Imana ibonye atsinze icyo kigeragezo (adasigaye aho ngo atsindwe), Imana iramubwira ngo « Kuko ukoze icyo, nanjye nzaguha umugisha, uzabe umugisha…

Naomi yagerageje abakazana be, Orupa yisubirirayo ariko Rusi yihambira kuri nyirabukwe (Rusi 1:6). Rusi rero byamuhesheje kuba mu gisekuruza cya Yesu, kandi n’ibyo yari yigomwe yarabibonye, atsinda icyo kigeragezo neza ntiyasigara nka Orupa.

Gideyoni Imana yaramubwiye ngo « Abantu (ingabo) baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo, uzamenya abo uzatabarana na bo (Abacamanza 7: 4). Yasigaranye ingabo 300 gusa, aba ari bo batsinda ku bw’Uwiteka na Gideyoni.

Burya umuntu wese utarageragezwa yakwemeza ko ari umukiranutsi, ariko Umukristo w’ukuri. Uzamumenyera mu makuba no mu bibazo, ni ho umuntu yerekana Yesu yizeye kuko benshi iyo babinyuzemo ntibabivamo. Nyamara Yakobo 1:12 haravuga ngo « Hahirwa uwihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo. »

1. Abana b’abahanuzi babwira Elisa bati « Wamenye ko ugiye gusigara wenyine ? » Arababwira ati « Nabimenye, ariko muceceke. »

Dufite bene Data baduca intege bavuga ko nta cyo tuzageraho, kandi baba bategereje ko dukorwa n’isoni. Ariko Zaburi 25:3 haranditswe ngo « Mu bamutegereza nta we uzakorwa n’isoni, keretse abava mu masezerano nta mpamvu. »

Hari ubwo bakwereka abagiye bananirwa urugendo, bakakubwira ko abandi bakira ari uko bakoze amanyanga bati « Nawe nta kibazo wabikora ukazihana. » Baba bagira ngo ukunde gusigarane na bo, kuko bo ntibigera batera intambwe na rimwe. Ntiwemere gusigara aho, kuko imbere hari ibyiza. Elisa akomeje imbere, yasanze hari umwitero n’imbaraga zikubye 2. Ntugashyire umutima ku baguca intege, ahubwo ushyire amaso kuri Yesu ukemura ibibazo.

Barutoromayo yumvise Yesu ari guca i Yeriko, yaratatse ati « Mwene Dawidi, mbabarira. » Ba bantu bagendana na Yesu baramucecekesheje. Wagira ngo abaduca intege ni bande ? Ni abagendana na Yesu. Ariko Barutoromayo yanga kubyitaho, kuko yari azi icyo ashaka. Iyo yibeshya gusa Yesu akamucika, bwari bwo bwa nyuma yari anyuze aho, kuko yari agiye i Yerusalemu kubambwa. Urumva ko yari kuzapfa ari impumyi. Nawe uyu munsi ni wo wawe, ntukemere ibigusigaza mu nzira ijya mu ijuru kuko ibyiza biri imbere.

Barutoromayo akomeje gusakuza, Yesu yaramuhamagaye ahita ata icyenda yari yambaye (aha twabigereranya na kamere), yambara ubusa asanga Yesu (amubwiza ukuri kose ku bimurimo). Wowe komeza usenge we kurambirwa, kandi we kwita ku biguca intege kuko Yesu abasha kuguhamagara vuba akagukemurira ibyo umusaba.
Yesu yaravuze ngo dusenge ubudasiba. Ariko kandi nk’uko Barutoromayo yambariye ubusa Yesu, abe ariko ukura icyo cyenda wambaye (ndavuga kamere), umubwize ukuri ikibazo cyawe Yesu azagukorera igitangaza.

Aho Elisa yanyuraga hose akurikiye Eliya, baramubwiraga ngo « Wari uzi ko shobuja mugiye gutandukana ? » Igisubizo cyari ngo « Ndabizi, ariko muceceke. »

Ibibazo urimo ntuzemere ko bigusigaza : ubusore bwawe, ubwiza bwawe, akazi kawe, amafaranga yawe, ubukene bwawe, abakuvuga, urugo rwawe, imibereho ikugoye, kwangwa n’abantu, ibyagukomerekeje, amateka wabayemo… ibyo byose ntibizakubuze gutera intambwe ugana imbere, uko waba uri kose.

2. Dawidi yigeze asigara abandi bagiye ku rugamba, bituma abona undi mugore na we wasigaye atagiye ku rugamba ahubwo we asigara yambaye n’ubusa, bimuzanira irari barasambana. Dawidi abonye ko gusigara bitumye akora ibyaha, ahita akora byinshi ahubwo ashaka uko yahisha icyaha : azana inzoga ayiha umugabo w’uwo mugore, yanze kujya iwe aramwicisha. Yakoze nk’ibyaha 5 bikurikiranye. Uwasigaye nta cyo adakora. Nusigara muri uyu mwaka, uzaba uhombye.

Ndagukangura ngo muri uyu mwaka ntuzasigare mu gusoma Bibiliya, mu kwiyiriza ubusa, mu gutanga 1/10, mu gufasha abandi, mu kujya mu rusengero, mu kwihanganira ibigeragezo… ntuzasigare ndabigusabye.

Hari abasirikare bari mu ishyamba, bakunda kuririmba ngo « Hata tugonde kama msumali, hatuwezi kurudi nyuma ! » Kandi koko icyo bifuzaga bakigezeho, n’ubwo barwaniraga isi ishira. Ariko twebweho ubwami turwanira ni ubw’ iteka ryose. Rero nta mpamvu yo gusubira inyuma, Imana izabana natwe.

Ba bantu bamuciye intege bagera kuri 50 ngo bahita bajya ku musozi ahirengeye, kugira ngo barebe uko Elisa ari bubigenze. Babona barambutse na Eliya, amazi arasubirana, bati « Turareba uko ari bugaruke, araseba uko biri kose ! » Ariko muhumure ntituzakorwa n’isoni.

Zaburi 91:14 haranditswe ngo « Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye… Nzamuhaza uburame, kandi nzamwereka agakiza kanjye. »

Elisa yambukana Yorodani na Eliya, adatekereje ngo ndagaruka nte ? Ibintu tubamo, ushyizemo ubwenge ntiwabikora kuko ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ari ubupfu, ariko kuri twe abakizwa ni imbaraga z’Imana zihesha uwizera wese gukizwa (1 Abakorinto 1:18). Ariko niduca mu nzuzi ntizizaturengera, kandi niduca mu muriro ntituzashya (Yesaya 43:1-3).

3. Bagezeyo aramubwira ati « Nsaba icyo ushaka. » Abantu batemeye gusigara aho, babonye Imana. Izabaha imigisha kuko ntibizahora bimeze bityo.

Iyo urebye ubuzima bukomeye abigishwa babayemo imyaka 3, byari bikomeye ariko Yesu yageze aho arababwira ati « Ni mwe mwihanganye nanjye, nanjye mbabikiye ubwami. »

Muhumure, mugambirire kudasigara gusa ibindi Imana izakora ibitangaza, kandi nta cyiza izima abagenda batunganye. Yesaya 3:10-11 haranditswe nko « Nimuvuge yuko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo. » Icyo umuntu abiba ni cyo azasarura. Muhumure kandi Imana ntikiranirwa ngo yibagire ko mwihanganye. Imana ibahe imbaraga zo kwihanganira byose. Amen.

Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?” Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza.

Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w’Imana idahinyuka?”

Yesu aramusubiza ati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana aje ku bicu byo mu ijuru.” —Marriko 14:60-62

Noheli iraje!

Ibirugu byarubatswe, imirongo ni miremire, parking zuzuye amamodoka, amazu ararimbishijwe n’abana bashyizwe ku rutonde. Nta gushidikanya, iki ni kimwe mu bihe nkunda by’umwaka. Ibikorwa byose biba kuri uyu munsi bituma nsubiza amaso inyuma nkibuka intego ya Noheli: Icyazanye Yesu.

Ku munsi wa Noheli twizihiza kuza mu isi kwa Yesu. Yesu yavutse ari umukiranutsi, abaho akiranuka ariko apfa urupfu rw’agashinyaguro azira abanyabyaha. Ibi umuntu yabitekereza neza yicaye mu matara meza, yumva indirimbo za Noheli, iruhande rw’ibirugu.

Yesu yenda kurangiza umurimo we muri iyi si, yaragambaniwe, arafatwa maze acirwa urubanza. Abajijwe niba ari Imana, Yesu yarabashubije ati “Mwakabimenye!” amenye yuko igihe cyo kwicwa cyegereje, ntiyigeze yirwanaho n’ubwo byashobokaga cyane:

Yashoboraga guhamagara abamarayika bakamukiza, cyangwa agasaba imbabazi.

Yesu ntiyigeze ashaka urwitwazo, n’ubwo yari kubona inzitwazo nyinshi kandi zifatika.

Akenshi usanga dufite inzitwazo nyinshi ku bijyanye no gusohoza umurimo Imana yaduhamagariye (cyane cyane muri iki gihe cy’umwaka):

• Turahuze cyane.
• Dukeneye igihe cyo kubana n’imiryango yacu.
• Ntibiri mu ngengo y’imari.
• Abantu ntibadutega amatwi (barahuze).
• Dushobora kurenganywa.
• Birakomeye cyane.
• Twarata ikiganiro dukunda gica kuri TV.

Wikwemera yuko iyi Noheli iba urwitwazo, ngo uteshe agaciro umurimo w’Imana. iki gihe cya Noheli, wibuke ubutumwa Yesu yasohoje adashyizeho urwitwazo. Mufateho icyitegererezo, usohoze umurimo w’Imana muri ibi biruhuko.

“Muzi ko n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, atari benshi babashije kumenya ko yavutse? Icyakora hari bamwe babimenye” (Luka 2:25-35)

Icyo gihe hari hashize imyaka 400 nta jwi ry’ Imana ryumvikana. Ijambo ry’ Imana ryari ryarabaye ingume, nta n’ubuhanuzi. Abisirayeli bari basinziriye cyane, bari mu byaha bitandukanye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo hari hakiri abantu bakiranuka.
N’ubwo abatambyi b’icyo gihe nabo bari barasubiye inyuma Imana ihamiriza Simeyoni ko:

1. Yari umukiranutsi: Icyo dupfana n’ Imana ni uko dukiranuka. Hahirwa abafite inzara n’ inyota byo gukiranuka kuko aribo bazahazwa. Gukiranuka ntabwo bikomeye, Uwiteka umucamanza iyo atubonyeho amaraso y’ umwana wayo ntaducira urubanza rubi atwita abakiranutsi. Kandi Ibyahishuwe 12:11 havuga ko tuneshesha amaraso y’ Umwana w’ intama no guhamya kwacu.

2.Yaritondaga: Iyi nzira turimo iradusaba ubushishozi kuko utitonze yakunanira. Bara abantu bamaze kugwa kuva aho wakirijwe! Natwe biradusaba kwitonda kuko duhetse ibyera by’ Imana. Hari igihe ureba abantu uko bitwara ukibaza niba bagira Imana muri bo! Ni byiza kwitonda kuko hari abananiwe kwitonda harimo amakorari agezweho, abahanzi ku giti cyabo, abavugabutumwa bagezweho, abanyempano bakomeye ariko ubu ntiwabashaka ngo ubabone bazize kutitonda. Nuko rero uhagaze yirinde atagwa kuko uwambara imyambaro y’ urugamba ajya kurwana ntakwiye kwirata nk’uwiyambura atabarutse.

3.Yari ategereje ihumure ry’ Abisirayeli. Ese wowe utegereje iki? Abantu bamwe icyo bategereje ni uko amasezerano yabo asohora. Ni byiza ariko dukwiye kuba dutegereje guhembuka kw’ itorero rikagira ubumwe nk’ubwo mu gihe cy’ intumwa. Ihumure riruta ayandi ni ukuzabona Yesu agarutse kuko imiruho n’ imihati izaba ishize.

4. Umwuka wera yari ari muri we: Mfite akabazo k’ amatsiko: Ugira Umwuka wera muri wowe? Uru rugendo rwakugora utagira Umwuka wera kuko Yesu yavuze ko icyagira umumaro ari uko agenda nyuma Umwuka akaza akatwigisha byose, akatwigisha gukiranuka, ni nawe udusengera akatunihira iminiho.

5.Yari yarabwiwe n’ Umwuka ko atazapfa atarabona Mesiya: Simeyoni yari abitse amazerano y’ Imana. Hari abantu benshi batumva ijwi ry’ Imana, batazi n’uko Imana ivuga. Kandi Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye zikamukurikira (Yohana 10:10).

6. Ajyanwa n’ Umwuka mu rusengero: Abaroma 8:14 Havuga ko abayoborwa n’ Umwuka aribo bana b’ Imana. Hari abantu bafite Umwuka wera ariko batemerera Umwuka wera kubayobora. Ni byiza kumwumvira akakuyobora mu kuri kose.

7. Akikiye Yesu yumva ibintu birahindutse ajya mu Mwuka udasanzwe atangira guhanura: Ese twe iyo tuvuze tuba duhanura cyangwa dupfa kwivugira gusa? Biblia itubwira ko dukwiye kuvuga ijambo rikwiye gukuza uryumvise, kandi nitumenya kuvana ibishimwa mu bigawa tuzaba nk’ akanwa k’ Imana (Yeremiya 15:19).

8. Ashima Imana imweretse amasezerano: Avuga ati noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’ uko wabivuze, kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe ako witeguye kera kuba umucyo uvira amahanga.

Niba ubitse amasezerano y’ Imana humura uzayabona kandi azasohora, gumya uyategereze kandi ukiranuka gusa ibindi Imana izabikora neza kuko irinda ijambo ryayo ikazarisohoza (Yeremiya 1:12). Nkwifurije umwaka mushya muhire ukora imirimo yo gukiranuka wubaha Imana nk’uko wabyiyemeje. Imana izakurinde gusubira inyuma uzagire imigisha yose iva mu kubaha Imana, amen.

Mbifurije Noheli nziza n’ Umwaka mushya muhire wa 2014. Ubabere uwo gukanguka no kurushaho gutegereza Yesu.

Turangije umwaka w’2013. Twawubonyemo byinshi, ni cyo gituma dukwiriye gushima Imana yatubashishije kugera ku byo twagezeho. Niba kandi nta bigaragarira amaso twabashije kugeraho, dushimire Imana ko yaturinze, ari na cyo gihamya ko idufiteho umugambi w’ibyiza.
Dore imigisha 5 dusanga mu ndirimbo ya 416 mu gushimigha Imana (Cant. 416):

Iyo ushimye:

1. Ibikomeye biranesheka,
2. Na Satani ntazagushobora,
3. Amakuba ntiyakwihebesha,
4. Uryoherwa n’ibyo mu ijuru,
5. Yesu uramwirebera unezerwe.

Muri izi mpera z’umwka, abantu benshi nta mashimwe bafite. Bamwe bavuga ko utagenze neza kuko batawubonyemo ibyo bifuzaga. Ariko Yesu yigisha abigishwa be gusaba, yarababwiye ati “Ni uko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, … ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru’” Matayo 6:10.

Hari igihe twumva ko ibyo dushaka ari byo byabaho, aho kugira ngo ibyo Imana ishaka ari byo bibaho. Icyo gihe ni bwo iyo tutabonye ibyo dushaka, nta mashimwe aba muri twe. Ariko niba dushaka gukurikira Yesu, tugomba no kwakirana umunezero ubuzima aduha kubamo.

Twakire ubushake bw’Imana tunezerewe, ni bwo izihutisha ibisubizo by’ibyo dusaba. Abisirayeli bagenze imyaka 40 kuva mw’Egiputa kugera i Kanani, mu gihe hari urugendo rugufi cyane (nk’iminsi 11). Gutinda mu butayu babitewe no kutemera ubushake bw’Imana.

Abisirayeli ntibigeze babura ibyokurya, ariko bararengaga bakararikira ibyo baryaga bakiri mw’Egiputa. Ubwo se umuntu ufite umutima nk’uwo yabasha ate guhamya ko yiyeguriye Imana? Umutima we uhora uregetse, avuga ati “Nitansubiza ndagenza ntya!” Ni cyo gituma benshi bahora mu bibazo n’intambara z’urudaca.

Twakire ubushake bw’Imana, kuko ibyo yibwira kutugirira ari amahoro, si ibibi (Yer. 29:11). Imana ibahe umugisha!

Simeon Ngezahayo

« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10

Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavukanye agahinda, bamwita Gahinda. Urumva ko iyo yahuraga n’abandi bamukinaga ku mubyimba. Hari ubwo ugira ikigeragezo, abantu bose bakabimenya cyangwa imibereho yawe ikaba izwi n’abantu bose nawe ukumva nta kizagukura muri ako gahinda k’ibyakubayeho.

Abantu benshi bafite ibikomere by’ibyababayeho, kuko mu buzima baba barabaye ba Yabesi (cyangwa ba Gahinda), ibikomere bitewe n’uko babuze ibyo bari bafitiye uburenganzira mu buzima. Usanga barabayeho mu buzima bwo kumwara, guseba, gusonza, kwangwa n’imiryango, kubura umutekano, gutabwa, kutitabwaho, guhemukirwa n’ibindi. Ariko Yesaya 61:7 haravuga ngo “Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo.” Yoweli 2: 25 haranditswe ngo “Nzabashumbusha imyaka yariwe n’inzige.”

- Yabesi amaze kumenya ko hari Imana ishobora guhindura amateka y’umuntu bikaba bishya, ajya kuyishaka yumva ko ibishoboye (kuko hari n’abayisenga bumva ibyababayeho bidashoboka ko bibavaho).

- Agahinda yari afite yumva nta muntu uwo ari we wese washoboraga kukamumara. Ikibazo ni uko abantu benshi ibibazo byabo babibwira abandi bantu kandi na bo nta cyo babikoraho kuko na bo bafite byabo. Nta cyo umuntu yakumarira kuko na we hari igihe aba afite ibikomeye kuruta ibyawe.

- Yabesi ageze ku Mana ayisaba ibintu bine: 1. Ayisaba umugisha 2. Ayisaba kumwagurira imbago 3. Ayisaba kumurinda ibyago 4. Ayisaba ko ukuboko kwayo kubana na we. Bibiliya ivuga ko Imana yamuhaye ibyo yayisabye byose.

Dusubire ku kintu cya mbere Yabesi yasabye:

1. Umugisha: Umugisha utandukanye n’ubutunzi. Abantu benshi biruka inyuma y’ubutunzi, ariko ntibabushyikira ahubwo burabasiga.

Umugisha uba ku muntu akawugendana aho agiye hose, kuko Imana yabwiye Aburahamu ngo “Nzaguha umugisha, kandi nzaguhindura umugisha.” Bibiliya iravuga ngo umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho, ariko urebye neza ubutunzi bw’abantu buba burimo imibabaro myinshi. Kuba umugisha ni ikintu gikomeye cyo kwishimirwa, kuko bizatuma hakira benshi ku bwawe. Yosefu yari umugisha muri Egiputa, kuko Bibiliya ivuga ngo icyo yakoragaho cyose cyagiraga umugisha. Kugeza ubwo abereye umugisha igihugu cyose.

Ibyo ntibyakorwa n’uko ufite ubutunzi, kandi n’ubwo wabukoresha wakiza imibiri gusa mu mitima ntuhagere kandi umuntu ni umwuka. N’aho yagira ibingana iki ariko ubugingo butameze neza nta cyagenda. Tube umugisha kandi dusenge Imana iduhe umugisha, ariko twe ubwacu twarahindutse umugisha.

Ntibivuga ngo kuba uri umuntu w’Imana utazahura n’ibibazo, ahubwo menya ko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza (Abaroma 8:28). Ibyo byakubayeho Imana izabihindura ubuhamya bukomeye. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo uwavuga ay’ubuki nta waburya. Kuki? Inzuki zikura ubuki ahantu habi bamenye amafu, n’ahandi... Ariko izindi zigakura ubuki mu ndabyo, zabivanga zigakoramo ubuki bwiza. Nawe Imana izafata ibyo wanyuzemo bibi ivange n’ibya none byiza, bibyare ejo hazaza heza huzuye amashimwe.

Yabesi yabayeho yaratereranywe. Wenda nawe ni uko byakumereye, ariko nyuma asenze Imana ihindura ibintu. Humura ejo hazaza hawe ni heza, numenya ko Imana ihindura amateka y’umuntu ukabyizera. Abaheburayo 11:1 haranditswe ngo “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba.” Burya Dawidi yari umunyamugisha, Sawuli ari umutunzi ariko atagira umugisha w’Imana! Tandukanya umugisha n’ubutunzi, bizagufasha kutifuza ibivuye mu butunzi bubi kandi unyurwe n’uko Imana yakugize.

2. Kwagurirwa imbago:

Ubusanzwe tuva mu bwiza tujya mu bundi. Ukwiriye rero guhora waguka mu mwuka, kuko Bibiliya iravuga ngo kwizera ukongereho imirimo myiza, na yo uyongereho kwirinda, na ko ukongereho kubaha Imana, na ko ukongereho gukunda bene Data. Bibiliya ikomeza ivuga ngo “Utagira ibyo areba ibiri hafi, akibagirwa ko yejejweho ibyaha bya kera.”

Kandi n’iyo urebye ubuzima bw’abantu bagiye bubaha Imana, bagiye batera intambwe mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri. Ibyo bagezeho byose ni ugutezwa intambwe n’Imana. Aburahamu yagiye mu gihugu cy’ubutayu, ariko Imana iramufasha aho hose hahinduka umugisha aba umutunzi. Ubwo buzima bwawe bwumye butyo, Imana izabuhindura utangare.

3. Yasabye kurindwa ibyago:

Muzi ko Imana abayo ibarinda mu buryo bukomeye! Bibiliya iravuga ngo “Abo wampaye nta n’umwe ubasha kubamvuvunura mu kiganza.” Iturinda nk’imboni y’ijisho. Yaduciye mu biganza nk’imanzi. Mu Baroma 8:31-39 haravuga ngo “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kritso Yesu?” Humura turarinzwe, ukuboko kw’Imana kuri hafi yacu iyo turi mu mwuka wo kubana n’Imana neza.

Ubundi tugeragezwa nk’abandi, ariko icyo tubarusha ni uko ukuboko kw’Imana kuturinda buri munsi kandi ihumure ry’Imana riba riri kumwe n’abayubaha. Yesaya 54:11-17 haravuga ngo “Yewe urengana ntihagire uguhumuriza, nzakubakisha amabuye y’igiciro kandi nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara. Daniyeli yarinzwe ibyago, Morodekayi yarinzwe ibyago hamwe n’Abayuda, Dawidi Imana yamurinze icumu rya Sawuli, n’abera bahora barindwa. Petero Imana yamukijije inkota ya Herode n’bandi benshi cyane.

4. Yasabye ko ukuboko kwiza kw’Imana kwabana na we:

Ukuboko kw’Imana kwabanye na Mose, kuva atumwa mw’Egiputa kugeza akuyeyo Abisirayeli ukuboko kwiza kw’Imana gutuma binjira mu gihugu cy’isezerano. Ukuboko kwiza kw’Imana kwabanye na Nehemiya, ahabwa uburenganzira bwo kubaka inzu y’Imana, kubana na Daniyeli, kubana na Esiteri atoranywa kuba umwamikazi, n’abandi. Nawe kwabana nawe, kuko Imana ntirobanura abantu ku butoni ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

Pasteur Desire Habyarimana

“Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito” Abalewi 21:18.

Inenge 8 zituma umuntu adakora umurimo w’ Imana:

Impumyi, Uremaye ukuguru, Ubutaraye izuru, Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo , Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, Ufite inyonjo cyangwa igikuri, Cyangwa ufite inenge kujisho, Cyangwa ugwaye ubuheri, Umenetse ibinyita bito.

Umuryango wa bene Aroni bose wari wemerewe kuba abatabyi, ariko na none Imana yabanzaga gutoranyamo abakwiriye kugira ngo inenge zitaba nyinshi mu murimo.

- N’ubu twese abakijijwe twemerewe kuba abatambyi mu bwami bw’Imana (1 Petro 2:9), ariko si abantu bose batoranywa kuba abakozi b’Imana. Hari ibyo baba bujuje, bafite ubuziranenge kuko n’ubwo dukunda Imana ubu inenge zimaze kuba nyinshi mu bantu.
- Niba se Leta ivuga ngo uhabwa akazi agomba kuba yujuje ibi, Imana yo mu ijuru ni yo yapfa gutoranya abakozi itabanje gushyiraho amategeko yayo?
- Niba ushaka kuba umukozi w’Imana, banza urebe niba izi nenge zikurikira utazigira. Ariko n’ubwo wazigira, iz’ubu zirakosoreka ntizimeze nk’izo mu Isezerano rya Kera.

1. Impumyi:

Dufite abantu Imana ifata nk’impumyi ku murimo wayo, batagira iyerekwa ry’ejo hazaza: ntiyakwibwiriza icyo gukora... Icyo ushaka kuzaba cyo tangira ukibe nonaha kuko uzaba wakibaye, ariko nutegereza ikindi gihe igihe kizaba kigusiga.

- Ubu vision y’abaririmbyi ni uniforme, ibyuma bihenda... ariko hari ikindi bidasimbura. N’ubwo ibyo byose ari byiza, chorale yaririmbye n’ingoma abarwayi bagakira, impumyi zigahumuka. Kera chorale yararirimbaga, umuntu wese utewe na dayimoni akamukubita hasi none ubu tubyina amakorasi n’abasazi bakadufasha kubyina. Si Yesu wahindutse, ahubwo hari ubuhumyi bwaduteye.
Abavugabutumwa bakubwira ko bafite amasezerano yo kujya i Burayi, ariko ugasanga bataranamenya uko bera imbuto aho batuye, cyangwa ku kazi aho bakorera. Uzagera iyo ryari utarahinduka muri ibi bito?

- Bibiliya iravuga ngo “Kubaha Imana mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kwirinda... utagira ibyo ameze nk’impumyi ireba ibiri hafi gusa, yibagiwe ko yuhagiweho ibyaha bye bya kera. Ubusanzwe haba impumyi z’ubwoko 2: Ireba kure ariko itabona ibiri hafi, hakabaho n’ibona hafi itabona kure. Hari abantu babona imigisha yo mu gakiza, ariko batarabona ibyaha bafite. Ubwo ni ubuhumyi, abandi bahora bizengurukaho bahora ari jye, nijye wukenye nijye bavuze,nijye ugowe etc ariko Yesu ni muzima muri twe sitwe kutikiriho ni Kristo ari muritwe.

- Ibyahishuwe 3:18b haranditswe ngo “Ungureho umuti wo gusiga ku maso, ubone guhumuka.” Yesu afite umugambi wo kuduhumura, kandi tuzaba abakozi b’Imana ariko tudafite inenge yo kutabona.

- Abo bantu bahumye ni bo bazana imizi ishaririye mu nzu y’Imana, kuko n’impumyi nta kindi bareba bahorana ibibazo bidashira. Chorale ishobora kubamo abanyabyaha, umuntu agatwariramo inda ntihagire ubimenya kuko benshi muri bo ari impumyi. Dusabe Imana guhumuka, kuko abo dukirana na bo Atari inyama n’amaraso, ahubwo ni imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Dusabe Imana amaso areba.

2. Uremaye ukuguru:

Uzi kubaho waratambitse ibirenge, wowe ukumva uri mu nzira? Ariko uwo muntu asitara ku bintu byose: ahora abona amakosa y’abandi, ntiyigera abona icyiza cyakozwe. Bisobanuye abantu bayobye mu mwuka. Bene abo basenya itorero. N’abantu badakunda ibyiza mu murimo babaho bameze batyo: bahora babona intege nke z’ abayobozi. Hakaba n’abayobe ku bw’impano, ari abahanura n’abahanurirwa. Ahora avuga amakuba cyangwa imigisha. Akenshi bavuga ibiri mu nzira usanzwemo, ariko kuko abantu batakibasha kwiyegerera Imana ngo bayibaze icyo gukora, ni yo mpamvu abayobye bayobya benshi.

- Hagati y’isanduku y’isezerano n’abaturage, Imana yavuze ko hajyamo mikono 2,000 kugira ngo ibabanzirize imbere. Wowe rero ubayoboye ugahora wibwira ngo bakuri inyuma, nyamara bayobye ntibakuri inyuma. Ikibikumenyesha ni uko ubona bitakigenda. Burya umenya ko hari icyabagukuye inyuma cyayobeje intama.

3. Ubutaraye izuru:

Abo ni abantu baba mu itorero batigera bamenya ibihumura n’ibinuka, bakicarana n’ibyaha bakumva birasanzwe. Abandi banukiwe bashize, ariko wowe wumva nta cyo bigutwaye. Mu rugo iwawe ushobora kuba amazuru yumva apfuye, abakozi bagakorera ibyaha iwawe cyangwa abo ubana na bo ntugire impumeko imenya ko iwawe habera ibibi. Mu murimo, mu kazi aho ukora ntubashe kumenya amanyanga ahabera.
- Reka rero rimwe umuyobozi anukirwe, ahagarike utagenda neza abatagira amazuru mazima bose bahaguruke bamuburanire wumirwe kuko si bo, nta bwo banukirwa.
- Iyo umuntu atinze mu mwijima agera aho akawumenyera.

4. Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo:

Ibyo kenshi bikorwa n’abayoboye abandi: ukaba ufite abo wiyegereza kuruta abandi, ariko abantu bose barangana. Ni bwo bigera aho ugasanga umuntu ntibamwubahira Imana imurimo, ahubwo bakubaha ko akora ahantu hakomeye cyangwa atanga menshi n’ubwo yaba adakijijwe. Yesu yaravuze ngo iyo haje umukire muramubwira muti “Mwicare aha,” ariko haza umukene mukamubwira muti “Wowe icara ku birenge by’umukire.”

Petero yaravuze ati “Ni ukuri menye ko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera” Ibyak. 10:34. Birashoboka ko Petero yari akijijwe, ariko ataramenya ko n’abanyamahanga na bo bakizwa.

5. Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza:

Uko iminsi igenda ishira ni ko abantu bagenda bavunika ibirenge bibazana mu nzu y’Imana, bakagenda bakunda ibindi kuruta kujya mu nzu y’Imana. Ariko ucanye umuriro muziko urukwi n’ubwo rwaba rwumye rute, urushyize ukwarwo ruhita ruzima. Ni na ko bimera uvuye mu bandi bene So bakijijwe neza, isi iba ikubonye.

Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Twe kwirengagiza guteranira hamwe ..., kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo” Abaheburayo 10:25. “Bose bari mu mwanya umwe umwe bahuje umutima, ni uko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane” Ibyak. 2:1-2.

Umuntu wavunitse ikiganza, abandi baritanga we ntabibashe cyangwa akabuza n’abitanga kuko yamaze kugira inenge. Uwavunitse ikiganza ntatanga kimwe mu icumi (1/10), ahubwo ahora yihana kurya icya cumi nyamara ntabashe no kubinesha ngo yihane.

- Yuda yaravuze ngo “Ayo mavuta musutse ku birenge bya Yesu apfuye ubusa, kuko yajyaga kugurwa impiya zikazafasha abakene.” Ariko icyabimuvugishije si uko yari akunze abakene, ahubwo ni uko yahoraga yiba buri gihe. Gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, kandi icyo umuntu abiba ni cyo azasarura.

6. Igikuri:

Hari abantu bakijijwe, ariko badakura mu gakiza kabo kandi umuntu akura mu buryo butatu: mu bunini, mu mbaraga no mu bwenge.
- Abantu bakuze mu bunini, ariko ntibakura mu buryo bw’umwuka. Ibi bigaragazwa n’uko iyo haje ibigeragezo batabirenga, ahubwo birabanesha. Burya ba Saduraka bari Abakristo bakuze, kuko babashaga kwihanganira ibintu bikomeye kandi byatumye Imana yubahwa mu isi muri icyo gihe. Ubusanzwe dukuzwa n’ijambo ry’Imana, ariko abantu bararihaze bituma batakirikunda.

7. Urwaye ubuheri:

Uwo ni umuntu utagira gahunda mu buzima bwe, ibintu byose abikora uko abyumva nk’uko umuntu yishima atabiteganyije, kandi aho ari hose apfa kuba afashwe, ntareba ngo ari mu bantu. Ariko umuntu ugira gahunda, mu mibereho ye akora ibyaha bike kuko buri kanya aba afite icyo akora. Iyo nta gahunda, ubona umwanya wo gutekereza nabi, kwiganyira, kubesha, gushyushya inkuru...

- Abantu baje mu murimo nta gahunda bafite bumva ko bazinjira bagasohoka uko babyumva. Umuntu aragenda akamara amezi 5 nta we uzi irengero rye, we akumva yuko azagaruka agakomereza aho yari ageze. Buri rugo rugira gahunda yarwo, kandi iyo muyumvikanyeho riba ribaye ihame. Ni cyo gituma iyo uyishe uba ucumuye.

8. Umenetse ibinyita bito:

Bisobanuye abantu batera imbuto mu gakiza k’Imana. Hanyuma kandi iyo umuntu atabyara, n’ubwo yaba umukire aate, n’ubwo yagira izina rikomeye, abantu bongeraho ngo “N’ubwo akize, ariko… N’ubwo...” kuko kutabyara ari ikibazo. Ni nk’uko bavuga ngo “N’ubwo abwiriza neza, aririmba neza, ariko nta mbuto yera.”

Yesu yaravuze ngo “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Kandi ibindi byose wabyigana, ariko imbuto z’agakiza udakijijwe ntiziza. Kandi nk’uko nta avoka yakwera ibitoki, ni ko utakwera imbuto udakijijwe.
Abagalatiya 5:22-24 haranditswe ngo “Imbuto z’Umwuka ni urukundo, kwihangana, ibyishimo, amahoro…” Yesu atubashishe kwera imbuto zikwiriye abihannye.

Abalewi 22:29 haranditswe ngo “Nimutambira Uwiteka igitambo cy’ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.” Abantu Imana yemeye izabakoresha iby’ubutwari kuko bemewe n’Imana. Abigishwa bamaze kwemerwa n’Imana, Yesu yarababwiye ati “Sinkibita abagaragu, ahubwo muri incuti zanjye kuko umugaragu ntamenya ibyo Shebuja akora.”

Ikindi gihe arababwira ngo “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga yose y’ubwami, kandi hahirwa amaso areba ibyo mureba n’amatwi yumva ibyo mwumva.”

- Umurimo w’Imana uwukoze neza uzagororerwa, ariko uwukoze nabi uzakwicisha kuko mu Balewi 22:9 handitswe ngo “Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera umurimo nabarindishije, utabazanira icyaha ukabicisha kuko mwawononnye. Ndi Uwiteka Uwiteka ubeza.” Amen.

« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26

Umugisha ni iki ? Iyo umuntu yateye imbere, yashatse, yabyaye, yize agatsinda, yabonye akazi keza… byose bisobanurwa umugisha umuntu yagize mu buzima busanzwe. Ku bakijijwe, umugisha utangwa n’Imana kuko Abaroma 8:32 handitswe ngo « Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? »

Burya iyo abantu biba, baraguza… baba bashaka umugisha ku buzima bwabo nyamara batazi ko umugisha utangwa na kristo Yesu. Niba ubayeho mu buzima butandukanye n’umugambi w’Imana, sanga Kristo kuko icyo yerekaniwe ari ukumaraho imirimo ya Satani, kandi agakiza ke kadukuyeho umuvumo wose ku bwo kwizera (1Yohana 3:8).

Yesu yambaye ubusa ngo twambare, imibyimba ye ni yo idukiza, intimba zacu ni zo yishizeho (Yesaya 53 :4) kandi yambaye ikamba ry’amahwa kugira ngo akureho umuvumo w’ubutaka. Igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we ! Amaraso yose yavuye yari afite icyo asobanura.
Ariko habaho n’umugisha w’uburyo bw’umwuka. Umugisha w’umwuka n’amavuta y’Umwuka agendana n’umuntu aho ari hose. Mu bundi buryo n’umugambi w’Imana ugendana n’umuntu, kandi iyo migisha tuyinjizwamo n’amaraso ya Kristo Yesu. Turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo (Abefeso 2:10).

Satani yarwanije umugisha w’Imana ku muntu kuva muri Edeni, ariko natwe turwane kugira ngo twinjire mu mugambi w’Imana ku buzima bwacu. Iyo abantu bananiwe kwinjira mu mugambi w’Imana, bashaka kwicira inzira ngo babone ibisa n’umugisha ariko itari yo.

Muri Edeni babonye ubwiza bw’Imana bubavuyeho, Adamu na Eva biremera ibicocero. Byari ibintu bisa n’imyenda, ariko itari yo. Icyaha gikura umuntu mu mahoro. Iyo abantu benshi bavuye mu bwiza bw’Imana kubera icyaha, bahita bashaka ibindi byabahesha amahoro: kuririmba cyane, kuba incuti ya Pasteur, gusenga cyane (ariko atihannye icyamwambuye ubwiza bw’Imana), gutanga amaturo (ariko afite umutima umucira urubanza)...

N’ubwo wakora ibingana iki utihannye, nta cyagarura ubwiza bw’Imana kuko imirimo izagenda iduherekeje ariko hazabanza wowe, niwemerwa imirimo uzayihemberwa. Ariko amaraso ya Kristo agarura ubwiza bw’Imana umuntu yatakaje, kuko Imana yiyunze n’abantu ku bw’umusaraba n’amaraso ya Kristo (Itangiriro 3:7).

Urubyiruko aho gushaka umugisha ku buzima bwabo usanga bashaka ibindi byatuma abantu babakunda; abubatse ingo aho gushaka umugisha w’Imana ku buzima bwabo usanga bashaka kubahwa ku ngufu, bakabyita ngo ni ukurwanira uburenganzira bwabo. Ariko muhindure, mubanze mushake umugisha w’Imana ku buzima bwanyu muzabona ibyiza byose bibajeho.

Abandi bashaka gutona kuri ba shebuja, ariko banza ushake itanga icyubahiro kuko niyakureba neza nta we uzakureba nabi. Iyo ikubahishije urubahwa, ariko itakubashye nta wakureba n’irihumye. Iyo ndebye mu bana b’Imana, aho gushaka umugisha w’Imana usanga bashaka kujya mu myanya y’icyubahiro mu nzu y’Imana, bakabirwanira bakabyanganira. Ariko iyo winjiye mu mugambi w’Imana, ikurutisha bagenzi bawe (Zaburi 91:14-16) kandi nugira umwete wo kubaha amategeko yayo izakugira umutwe ntizakugira umurizo (Gutegeka kwa kabiri 28:13).

Dushake umugisha w’Imana ku buzima bwacu, ibindi byose bizakurikira kandi Imana yishimira kuduha imigisha yose yo muri Kristo Yesu. Niduhagarara mu kumvira Imana nta cyo izatwima, kuko iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ibindi byose.

Nta cyasimbura ubwiza bw’Imana ku buzima bwawe. Ntuzabure rero gushaka mu maso y’Imana. Niwaba incuti y’Imana, ibindi byose bizakunda. Ariko nudashaka Imana, ibindi byose bisa nk’imigisha bifite igihe gito.

Ubutaha tuzabagezaho abagiye bagirira umugisha ku Mana ntuzacikwe!

« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26.

Bamwe mu bantu bagize umugisha w’Imana ku buzima bwabo:

1. Dawidi :

N’ubwo yaragiraga intama, yari yarashatse ubundi butoni ku buzima bwe akabana n’Imana mu buryo iwabo batazi : « Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura » Zaburi 27:10. Birumvikana ko se na nyina bari baramuretse, cyangwa baramutaye kuko ntiyagiye kuragira habuze bakuru be baragira. Ariko abonye ko yanzwe n’umuryango ahita ashaka umugisha w’ Imana ku buzima bwe.

Zaburi 27 :13-14 haranditswe ngo « Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka mu isi y’ababaho. » Iki gihe yashatse mu maso h’Imana, yizera yuko niyiringira Imana izamukiza. Ni cyo cyatumaga ahora ayitegereje kandi koko yamurutishije bagenzi be kuko gutoranywa akaba umwami burya Imana yamutoranije kuva umunsi ayiringira.

Abantu baba mu mugisha w’Imana bazagenda babona kugira neza kw’Imana. Iyo Imana ije gutoranya abami (cyangwa gutanga umugisha), ireba abariho imbabazi zayo gusa abandi bose ikabacaho nk’uko yabigenje kuri bakuru ba Dawidi, ikavuga ngo ntireba nk’uko abantu bareba. Daniyeli yari afite umugisha w’Imana ku buzima bwe, baramugambanira batazi uko abana n’Imana. Yari incuti y’Imana, asenga gatatu ku munsi. Bamujugunye mu rwobo rw’intare, naho Imana iramurinda ntizamurya (Daniyeli 6). Iyo Imana itanze amahoro nta we utera amahane.

Mu gihe cya Esiteri, Abayuda baragambaniwe ngo bicwe ariko Esiteri amara iminsi 3 ashaka mu maso h’Imana ngo ibanze imureba neza, hanyuma ajya ku mwami yemera guhindura ibintu, ibyari urupfu bihinduka ubuzima (Esiteri 9:1-2). Umuntu nakurusha ubutoni ku Mana uzamureke azaba akuruta, kandi utakurusha gusenga azaba akurusha umugisha kuko Imana izagenda imurengera (Abaroma 8:31).

Salomo yahawe ubwami akiri umwana, asanga ntazabishobora atagira umugisha w’Imana ku buzima bwe. Yahise ajya gushaka Imana, iramubwira iti « Ubwo utansabye kurama, ntunsabe ubutunzi, cyangwa ko abanzi bawe bapfa ahubwo ukansaba ubwenge, n’ibindi byose ndabiguhaye (1 Abami 3:4-14). Abantu bazi ko habanza ubutunzi n’icyubahiro. Ariko habanza umugisha ibindi bikaza nyuma. Dawidi yaravuze ngo « Nzagendera mu mugisha, ibindi byose bizankurikira mu minsi yo kubaho kwanjye » Zaburi 25:6.

Umugisha ntuva mu gushimwa cyangwa ku mwete umuntu abigiramo, umugisha uva ku mbabazi z’Imana ziri ku buzima bwawe. Uwamenya ishuri abazaba abayobozi b’ibihugu bigamo, twajyanayo abana twese. Ariko President ashobora kuva mu bantu batigeze batekerezwa. Umuntu ashobora kuva mu giturage, ejo akabakirana yarabasanze mu mujyi kuko yaje afite umugisha.

Dusenge, tubwire Imana ngo « Twinjize mu mugisha wawe kuko twasanze twarabanje ibitari iby’ukuri. Bibiliya iravuga ngo « Nawe Betelehemu nturi muto mu ntara ya Yuda, kuko muri wowe hazavukira Umwami, Umucunguzi w’isi yose. » Betelehemu ifite umugisha w’Imana. Nawe reka kureba aho uvuka, amashuri wize, uko wakuze…, ngo uvuge ko nta cyiza cyakuzaho. Reka kwicira urubanza rubi, umugambi w’Imana ni mwiza ku buzima bwawe. Saba Imana igushyire mu mugambi wayo, kuko icyo yakuremeye kirahari. Saba Imana kukiguhishurira gusa.

2. Yabesi :

Yabesi yavukanye agahinda, bamwita GAHINDA ariko amenya ko Imana itanga umugisha maze ajya gusenga asaba Imana kumuhindurira amateka, ayisaba ibintu 4, a) Umugisha b) Kwagurirwa imbago c) Kurindwa ibyago d) Ukuboko kw’Imana kwabana na we. Imana ngo imuha ibyo yayisabye byose. Imana itanga andi mahirwe. Niwayegera izaguha umugisha ube ku buzima bwawe. Amen ! (1 Ngoma 4 :9-10)
« Abashaka ubwiza n’ icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza badacogora izabirura ubugingo buhoraho » Abaroma 2 :7.

Dushake umugisha w’Imana, tuwushakisha gukora ibyiza. Hari abantu bazi gucira bugufi ababayobora, kuko hari icyo babashakaho. None twebwe niba dushaka umugisha ku Mana, byatunanira kuyicira bugufi ? Dushake ubucuti ku Mana, kuko ntirobanura abantu ku butoni ahubwo abakora ibyo gukiranuka bose irabemera (Ibyak. 10 :34).

Yesu yaravuze ngo nimusaba mwizere ko mubihawe, kandi muzabibona: Ikintu kibabaza Imana ni uko dushakira umugisha ku bantu kandi ari yo iwutanga. Iyo umuntu aguhaye isezerano ubyumva vuba, ariko Imana amasezerano yayo ni gake tuyizera nk’ayo twabwiwe n’abantu. Yeremiya 17:5-8 haranditswe ngo « Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishimira amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka. Ariko uwiringira Uwiteka azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. »

Umuntu akomera akanya gato, igihe kikabihindura abari baramwiringiye bakagira ibibazo. Ariko Yesu wacu ntahinduka, uko yari ejo n’uyu munsi ni ko akiri kandi ni ko azahora iteka ryose (Abaheburayo 13:8). Kuraho ibyo wiringiye, kugira ngo umugisha w’Imana ubone uko ukuzaho. Wiringiye iki mu buzima bwawe ? Ni ubuzima bwiza wumva ufite, ni akazi kawe, ni imiryango, ni aho utuye, ni amasezerano abantu baguhaye, ni diplôme ufite ? Ibyo byose nibiba ibya mbere mu kubaho kwawe, uzaba ufite umuvumo. Ariko niwagira Imana iya mbere, ibindi byose bizakubera umugisha.

Hahirwa Uwizera Uwiteka, na we akamubera ibyiringiro. Azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Imana idushoboze kuyiringira bitari mu magambo gusa, ahubwo bibe ubuzima. Ubwo ni bwo ibyiza bizatuzaho (Yeremiya 17 :7-8). Ubuzima bw’ abantu benshi burumye, cyangwa nta mugisha bufite. Ariko nituba hafi y’Imana neza ntituzabaho nk’uko abantu bose babaho. Ikibabaje ni uko abantu batizera baganya, natwe tukaganya, barira ko ibiciro byazamutse natwe tukarira. Ariko mu ijuru nta crise economique yabayeyo. Ijuru riracyatanga umugisha ku bo Imana igiriye ubuntu. Iyo wizera, abandi bumva ngo turapfuye wowe ukumva Imana ikubwira ngo « Humura ndi kumwe nawe. »

Izuba rirava, ariko igiti kigakomeza kwera imbuto. Iyo ibigegarezo bije bigasanga utagira umugisha w’Imana ku buzima bwawe birakugusha, cyangwa ugakora ibijyanye no kwirwanaho kuko utategereza gutabarwa n’Imana. Ariko umuntu ufite umugisha w’ Imana no mu bibazo ntabura kwera imbuto. Yadushyiriyeho kwera imbuto, kandi ngo izo mbuto zigumeho (Abagalatiya 5:22-24).

Umuntu ufite umugisha w’Imana, iyo ari umukene akomeza gukizwa, yaba umukire agakomeza gukizwa, bamukunda cyangwa bamwanze arakizwa, iyo ariho neza cyangwa nabi ntibimuhindura. Indirimbo 108 iravuga ngo « jye ndi Umukristo, nzahora ndi we mu bintu byose ngeze ku gupfa ! »

Mbifurije umugisha w’Imana ku buzima bwanyu. Amen !

« Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga » (Abaheburayo 2: 5.)

Umugambi w’ Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, ariko arazitinya kuko yakoze icyaha. Urupfu ruzana indwara, ubukene no gucishwa bugufi mu buryo bwose.

Inkuru nziza ngufitiye ni uko hari ahantu wajya ukongera gutegeka byose nk’uko byari imbere. Aho nta handi ni muri KRISTO YESU, kuko Yesu yatsinze byose: urupfu, umuruho, uburwayi, ubukene, inzara, gutotezwa… kandi agakiza yaduhaye gakiza ibyaha, indwara, imibabaro (ibikomere, intimba, agahinda) hamwe n’imivumo.

Iyo utarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe, uba utegekwa na byose kuko uri muri kamere y’umubiri atabasha kunezeza Imana (Abaroma 8). Ariko iyo ukijijwe urahindukira ukabitegeka byose.
Ikibabaje ni uko abantu bageze aho bakabaye bategekera byose (muri Kristo Yesu), ariko bagakomeza gutegekwa n’ibyo bakagombye gutegeka: Umukristo yakagombye kumenya gutegeka amaso ye, amatwi ye, ururimi rwe, intekerezo ze, ingingo zose akazitegekera muri Kristo Yesu. Ariko abantu kamere irabategeka, no mu nzu y’Imana (Abagalatiya 5 :19- 22).

Yesu yavuze ati « Inyoni nta wazibuza guca hejuru y’umutwe, ariko nta wakwemera ko inyoni imwarikaho. » Kandi muzi yuko umuntu atakizwa uruhande rumwe ngo urundi rusigare, Witange wese kugira ube inzu y’Imana nk’uko Bibiliya ivuga (1 Abakorinto 3 :16-17).

Igituma abantu benshi batagera ku butegetsi bahawe muri Kritso Yesu, ni uko tutazi gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana. Yesu yaravuze ati « Mbahaye ubutware, ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru (Matayo 18 :18 ; Matayo 16 :19).

Hari imigisha tutazabona nitutamenya gutegekera imibiri yacu n’ubugingo muri Kristo Yesu. Gutegeka kwa kabiri 28:1-14 haranditswe ngo « Iyi migisha yose izabazaho ibagereho nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu. »

Umuntu ushaka umugisha w’Imana ataremenya kubaha Imana muri Kristo, ni nko guhinga ibigori wiringiye kuzasarura ikawa, cyangwa ushaka amata akorora ibimasa ! niba ushaka umugisha w’Imana, umvira amategeko yayo wige gushyira mu bukorwa ijambo ry’ Imana.
« Ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu » (Zaburi 115 :15-18).

Twige uko twahindura isi, tukabaho itadutegeka ahubwo tuyitegeka muri Kristo Yesu kuko isi imaze abantu b’Imana. Tuzabishobozwa n’iki
a) Kudakunda isi, ugahora wumva ko iwanyu ari mu ijuru, ko isi atari gakondo
b) Abera ba kera bari bazi gakondo yabo, bikabatera kwihanganira imibabaro bahura na yo kuko barengeje amaso ibyo bareba bakaba bazi iyo bajya. Igituma isi idutegeka ikatwambura ubutware twahawe n’Imana, ni uko tutazi iyo tujya. Yesu yarengeje amaso umusaraba, areba ibyishimo byamushyizwe imbere. Ihanganire ibyo ureba, agahinda wahuye na ko, amateka yawe mabi, ibikomere… ntibigutegeke ngo bikubuze kubana n’Imana. Komerera muri Kristo Yesu, ubitegeke we kwemera gutegekwa na byo.

Pawulo yari yarateye intambwe mu byo kudategekwa n’ikintu cyose cyo mu isi. Yaravuze ati « Jye nigishijwe guhaga no gusonza, nzi kuba muri byinshi no muri bike, ngashobozwa byose na Kristo umpa imbaraga » (Abafilipi 4 :13). Satani yagerageje Yesu, amutegera ku mubiri amusaba guhindura ibuye umugati aranga kuko atari kwemera gutegekwa na kimwe ; amwereka n’ubutunzi bw’isi na bwo ntiyemera kurekura ubutegetsi bwe ; amwereka ijambo rivuga ko izamurinda imutegeka kwimanurira hasi ko Imana iri bumurinde ariko Yesu aramunesha.

Abafilipi 2:9-11 haranditswe ngo « Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru, ikamuha izina riruta ayandi mazina yose kuko yageragejwe akanesha byose. »

Birababaje kubona umuntu ategekwa n’itabi, akakubwira ngo inzoga yamunaniye kuyireka, irari ry’ubusambanyi … Abameze batyo tubasengere, ariko ibyo byose utemeye guhagarara muri Kristo Yesu ngo aguhe ubutware bwo kubitegeka ntiwabishobora kuko mu mubiri nta na kimwe wabasha gutegeka.

Iga gukoresha ubutware uhabwa na Kristo Yesu, Imana izaguha imigisha yose wari warabikiwe muri Kristo Yesu. Amen. Waremewe gutegeka, ntiwaremewe gutegekwa. Subirana ubutware bwawe : kuva ukijijwe, wasubiranye ubutware bwawe. Ntuzongere kwemera gutegekwa n’ikintu na kimwe !

Turabakunda mukomeze munogerwe n’ inyigisho n’ ibindi binyura kuri website agakiza.org. Pst Desire

«Baratangara cyane bikabije baravuga bati ‘Byose abikora neza : Azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi’ » Mariko 7:37.

Yesu byose abikora neza, kuko Imana ntigeragezwa n’ ikibi cyangwa ngo igire uwo ikigerageresha. Aho Imana ikunyiza n’ubwo wowe wabona ari habi, ku iherezo uzasanga byose yabikoze neza. Iyo mibabaro azayihindura umunezero.

Niba ibyo unyuramo atari ingaruka zo kutumvira Imana, ugire amahoro Yesu byose abikora neza. Abaroma 8: 28 haranditswe ngo “Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza. Ibyo byose byakubabaje, Yesu yabasha kubihindura byiza.”

Inzira za Yesu ushobora kutazumva kuko yitwa igitangaza. Azahora adutangaza, ibye ntibimenyerwa kandi uwibwira ko hari icyo azi aba ari nta cyo aramenya ukurikije ibyo yakagombye kumenya. Kristo ni mugari cyane. “Tumufiteho byinshi byo kuvuga, ariko biruhije gusobanura” Abaheburayo 5:11. Na ho yakunyuza aho utumva uzajye umubwira ngo sindi kubyumva, ariko ngufitiye icyizere (confiance) kuko aho unjyana ari heza.

Nta bwo byananiye Imana kunyuza Abisirayeli mu nzira ya bugufi, ariko Imana yanze ko bazabona intambara bagasubira inyuma ihitamo kubanyuza mu nzira z’ibizigu kugira ngo ibigishe kubaha Imana kandi ibakuremo ikivange cy’abanyamahanga (Guteg. 8).

Bamaze imyaka 40 barimo kwiga ijambo rimwe rivuga ngo “Imana byose ibikora neza.” Kandi ubabajije bose bahamya kugira neza kw’Imana (Zaburi 105). Abantu iyo batanga ubuhamya, bakubwira ibitangaza ariko ntibakubwire mbere y’uko bagera ku bitangaza uko byari bimeze. Ariko umuntu udafite icyo yishinja, akubwira mu butayu uko yitwaye cyangwa uko yari imbere y’uko agera ku migisha, akavuga uko Imana ikura umuntu hasi ikamujyana hejuru kuko byose Yesu aba yarabikoze neza, uwo muntu akazabivamo nta mutima umucira urubanza.

Nebukadineza yagize ubwibone, Imana imwohereza kurisha mu ishyamba mu imyaka 7. Yarimo kwiga ijambo rivuga ngo “Imana byose ibikora neza,” kuko akenge kagarutse yashimye ibaho ibihe bidashira, aravuga ngo “…wimika abami ugakuraho abandi.” Imana iti “Ubwo wamenye ko nkora byose neza, subira mu bantu.” Nebukadineza yasanze ubwami bumutegereje. Nawe niwamenya ko Yesu byose abikora neza, imigisha yawe iragutegereje.

Yesu ashobora gukora ikintu, abantu bose bati “Akoze nabi,” ariko wowe yabikoze neza. Yesu yakijije impumyi ku isabato, Abafarisayo bati “Akoze nabi gukiza umuntu ku isabato. Uwo muntu ni umunyabyaha!” Uwakize bamubajije, ati “Icyo nzi ni uko nari impumyi ariko nkaba ndeba.”

Yesu ashobora kugucisha ahantu, kuko utahumva ukamubwira ko ari mubi, ko abikoze nabi. Ariko we abona ari byo byiza. Kumwita mubi kwawe ntibimugira mubi, uko wamwita kose aguma ari Yesu. Ashobora byose kandi akora ibintu neza. Dawidi Imana yaramubwiye ngo “Nzakwigisha nkwereke inzira unyuramo, kandi nzajya nkugira inama.”

Kwiga biragora, ubwiye umunyeshuri uti “Mwalimu kukwima amanota yagize neza!” ntiyakumva kuko umunyeshuri arashaka kwimuka. Ariko yimukanye ubuswa buzagira ingaruka no ku bantu azaha serivisi… Ibaze nka muganga bapfuye kumwimura gusa, abo azavura… Ibaze nk’umushoferi bapfa guha permis abo bantu yazatwara? Kumwima amanota baba bagize neza, azabimenya nyuma ko mwarimu yabikoze neza abonye aho anyuze.

Yesu yatinze kujya kwa Lazaro, kandi bamutumyeho bose bati “Abikoze nabi, iyo aza atarapfa.” Bari bazi ko Yesu akiza abarwaye gusa, bataramenya ko ari we gupfa no kuzuka. Ibyo utazi si uko bitabaho, kandi Kristo aragutse. Ibye ntiwabimenya byose. Yesu we gutinda yari azi ko abikoze neza n’ubwo bose bavugaga ngo abikoze nabi. Umunsi yaje akazura Lazaro, bose barahinduye baravuga ngo “BYOSE ABIKOZE NEZA.” Yohana 11.

Yesu ashobora kukwima akazi yabikoze neza, akagukenesha yabikoze neza kugira ngo nukora uzibuke abakene. Ushobora kuvuka mu buryo bugoye, kugira ngo abazavuka nkawe uzabagirire umumaro; ushobora gusonza Yesu abikoze neza kugira ngo uzafashe abashonji niwayikira; ushobora kubahwa kugira uzabwirize abo mungana Yesu akaba abikoze neza; Yesu ashobora kukunyuza aho utumva, ariko mugirire icyizere byose abikora neza.

Yesu rimwe yari arimo koza ibirenge by’abigishwa be, arababwira ngo “Icyo nkoze ubu ntimwakimenya, ariko muzabimenya hanyuma impamvu umwigisha ariwe yoza abigishwa.”

“Nzi ibyo nibwira nbagirira, ni amahoro si ibibi” Yeremiya 29:11. Gusa twemere kuba mu mugambi w’ Imana kandi nta cyo wahindura ku byo yagambiriye kuri wowe. Emera ko Yesu abikora neza gusa.

Matayo 5:11-12 haravuga ngo “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakabeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.”

Ushobora kuba urimo kubona ibintu bibi, utazi n’uko uzabivamo. Ariko humura byose Yesu azabikora neza. Amen! Ibyo bigutere kwishimira muri Kristo iteka ryose (Abafilipi 4:4). Imana ikomeze kubakorera byose neza.

Imana ihindura ibidashoboka kuba ibishoboka [Luka 5: 1-9]

Yesu yaje ku nyanja hari ubwato bwinshi, ariko Petero ni we wemeye kumuha ubwato ngo abwigishirizemo. Dufite abantu benshi mu isi, ariko abemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo si bose ahubwo ni bake cyane. Kandi Yesu ahora abasaba ko yajya mu bwato bwabo, ariko bakanga (Ibyahishuwe 3:20).

Ikibabuza kumuha ikaze, ni uko mu bwato bwabo (imitima) harimo ibindi bazi ko bitabangikana na Yesu (Abagalatiya 5 :19-22, imirimo ya kamere), bigatuma Yesu abura umwanya muri bo. Yesu yaravuze ati ibiguruka bifite ibyari, ariko umwana w’umuntu ntagira aho arambika umusaya.

Burya abantu benshi ntibahaye umwanya Yesu, kuko Yesu iyo aje ahindura ibintu kuba bishya, ibidashoboka bigashoboka. Yesu wacu ntakunda akajagari, ibye birera kandi birakiranuka. Abandi bantu barashaka ibitangaza, ariko batarakira ukora ibitangaza ! Barashaka amahoro, ariko batarakira utanga amahoro. Mbese ubwato bwawe bwakiriye Yesu ? Niba se waramwakiriye, ibitarashobokaga muri wowe ubu birashoboka ?

Hari abandi bamuhaye ubwato, ariko bishwe no kuganya kuko Petero n’ubwo yamuhaye ubwato mwibuke ko yari yakesheje ijoro aroba ari nta cyo yafashe. Yari yifitiye ibibazo bimeze bityo. Hari abantu bakiriye Yesu, ariko baracyiganyira kandi yaravuze ngo « Ntimukiganyire ». Nkeka ko Yesu inyigisho yigishije Petero atigeze ayumva, kuko ngo yari arimo kwiyogereza inshundura hari abantu bari mu rusengero, ariko bafite ibibazo by’ibyo babuze nk’uko Petero yari yabuze amafi.

Yesu ntitwamwubahiye ibyo aduha. Twaje dushaka ko ahindura ubugingo bwacu, hanyuma ibindi bizakurikiraho. Yesu ni muzima, arakora, arahumuriza ! Banza umenye ko umufite mu bwato bwawe, umuhe agaciro hanyuma ibindi azabikora neza. Umenye ko Yesu ashobora byose, ntiwakwiganyira (Yesaya 61). Yaje kubohora imbohe, no gutangaza umwaka w’imbabazi.

Yesu yasabye Petero kuroba ku manywa, Petero ashatse yari kuburana kuko yari yaravukiye ku nyanja azi ko baroba nijoro gusa. Ariko arumvira. Abantu benshi bafite ibidashoboka bagendana, ariko Yesu ahindura ibidashoboka bikaba ibishoboka. Humura niba waramwakiriye mu bwato bwawe azagutangaza, ibidashobokera abantu ku Mana byose birashoboka.

Petero ati « N’aho bitashobokaga, ku bw’ijambo ryawe ndaroba ! » Dukore ibyo ijambo ridusaba gusa, tuzabona ibintu bihinduka. Mariya kuko yari azi imbaraga ziri muri Yesu, yabwiye abari mu bukwe ngo icyo ababwira cyose mugikore. Ikitubuza umugisha ni uko tudakora ibyo atubwiye, kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere.

Babikoze baroba ifi nyinshi ! Reka dukore ibyo adusaba, turebe ko ubuzima bwacu butazahinduka tugatangara. Bahamagara bagenzi babo ifi, zababanye nyinshi kugera ku musenyi. Yari amahirwe, kuko imigisha yari igiye kubica. Hari igihe tuzahamagara abandi, tukababwira ubuhanya Imana yatugiriye neza kuko twayumviye, tukavuga ibitangaza by’Imana.

Inyanja bari baburiyemo amafi ni yo bayaboneyemo, inshundura ni zazindi bakoresheje, ubwato bwari bwaje kare burimo ubusa ni bwo bwaje bwuzuye amafi. Ikigeretseho, barobye ku manywa (muri iyo nyanja n’ubu baracyaroba ku manywa ku bw’ ijambo rya Yesu yavuze uwo munsi). Iyicaye kuri ya ntebe iravuze ngo « Dore byose ndabihindura bishya ! »

Izahanagura amarira twarize «Yesaya 25 :8, Yesaya 43 : 18». Ibya kera ntimubyibuke, kuko dore ndabihindura bishya. None ubwo bigiye kwaduka, ntimuzabimenya ? Imana izaca inzira aho zitari. Izatembesha imigezi mu kidaturwa, Amen !

Zaburi 91:14-16 (Wahasoma muri Bibiliya yawe)

Abakristo benshi ntibakunda Yesu nk’uko adukunda. Ibi bigaragazwa n’uko duhora duhora tumusaba, ariko ni bake bamushima kandi ibyo akora byiza kuri twe ni byinshi, kandi ubuzima bwa muntu bugizwe n’ibyifuzo.

Njya mbona abantu bafata amasengesho y’iminsi myinshi basaba, ariko bake ni bo bafata amasengesho y’igihe kinini bajyanywe no gushimira Imana ibyo yabakoreye. Ariko rero Yesu ashaka ko tumukunda akaramata.

Yesu bamubajije itegeko riruta ayandi, arabasubiza ati « Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Ikintu cyose umuntu akunda kuruta uko akunda Imana (ikintu cyose wumva ko kitariho utabaho), kiba kibaye ikigirwamana.

Abantu bose bakunze Imana akaramata, Imana yagiye ibakiza ibintu bikomeye. Daniyeli na bagenzi be bakundaga Imana ku buryo bemeye no kubizira. Ariko Imana imaze kubona ko bayikundisha umutima wose, na yo yabashyize hejuru baba abayobozi b’igihugu cy’i Babuloni.

Hari ubwo Imana ireka tugaca mu bibazo, kugira ngo irebe ko urukundo tuyikunda ari ukuri cyangwa ari urumamo. Ariko iyo tubiciyemo neza, Yesu ashyirwa hejuru tukimana na we. Indogobe yahetse Yesu yakandagiye ku mashami y’imikindo, bazi yuko babisasiye Yesu n’indogobe na yo ibyungukiramo. Kandi n’ubu turacyayisoma mu byanditswe byera, ariko indogobe yahekaga Herode nta we uyizi.

Urukundo rw’ubu rurimo imibare ikomeye. Bamwe bubaha Imana kuko bafite inyungu bayishakaho. Igihe Yesu yatangaga imigati, n’abari basigaye mu ngo baraje. Ariko atayibahaye, n’abari baje baragenda kuko yababwiye ko ari we mutsima w’ubugingo. Abakunda Yesu batamuciye ikindi kintu cyose, ubuzima bwose baciyemo bakomeza gukunda Imana. Baba ari Abakristo mu bintu byose kugeza gupfa.

Yesu yaravuze ati « Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data abumbikiye » Luka 22 :28. Kandi turi no mu isi, abakunzi be ntazabura uko abagenza kuko nta cyiza yakwima abakunzi be.

Ingororano zo kwicisha bugufi ukubaha Uwiteka ni UBUKIRE, ICYUBAHIRO, N’UBUGINGO BUHORAHO (Imigani 22:4). Iyo usomye igitabo cya Rusi, uhita ubona uko Rusi yihambiriye kuri Nawomi kandi byaje kumuviramo ibyiza kandi aba mu gisekuru cya Yesu kuko yakoze neza.

Ariko mugenzi wa Rusi witwaga Orupa we yanze kuza i Betelehemu, asubira iwabo i Mowabu. N’uyu munsi dufite abantu bakunda Yesu akanya gato, ariko hashira iminsi ibyo bashakaga bamaze kubibona cyangwa babibuze bagasubira iyo bahoze. Ariko mbifurije gukunda Yesu akaramata, ni cyo azabakiriza. Mu Baheburayo 11 tuhasanga intwari zakunze Yesu akaramata, kugeza ubwo zemera no gutanga amaraso yazo. Abo rero biswe intwari zo kwizera. Natwe nidukunda Yesu akaramata, azadukiza ibiduhiga kuko muzi ko turwana n’isi na Satani n’umubiri. Imana izabana natwe muri byose.

Ukomeje ugasoma Abaheburayo 12 : 1-2, ijambo ry’Imana riratubwira ngo « Ni uko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye. » Twiyambure ibitubuza gukunda Yesu, Imana iduhe gukunda Yesu kuko yadukunze urukundo rukomeye, akadukura mu byaha. Natwe tumwiture kumukunda.

INTEGO: Umuntu wese anezeze mugenzi we amubere inyunganizi.

Abaroma 15:2. Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze.

Usomye aya magambo wakumva yoroshye ariko siko bimeze. Ubundi iyo umuntu akijijwe ijambo ry’Imana rimuha inshingano ndetse n’amategeko. Amwe muri abiri akomeye ni ugukunda Imana n’umutima wawe wose no gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda. Niba ijambo rivuga yuko ugomba kumukunda nkuko wikunda, ibyiza wifuza ko bikugeraho nawe bikwiriye kumugeraho, wakagombye kugura umwenda nawe ukamugurira, ariko akenshi usanga atariko bimeze.

Dawidi yaravuze ngo mu byaha niho Mama yambyariye, Ibi bituma umuntu akura hari ibyaha akora kandi ntawamwigishije kubikora. Aho usanga akana gato kaba gashaka ko ibintu byose biba ibyako, ibyo rero turabikurana, ugasanga umuntu arinze aba umugabo ku buryo abasha kugura inkweto 3, ataragurira umugore we n’imwe. Ariko Yesu yaravuze ngo ibyo mushaka ko abandi babakorera abe aribyo namwe mubakorera, kandi umuntu wese asarura aho yabibye. 

Muri iyi minsi satani yaretse abantu baba mu mirimo y’Imana ariko urukundo rwaragiye. Usanga abantu babana bitewe n’ibyiciro barimo nk’abiganye, abubatse amazu asa;ugasanga wawundi woroheje yarabuze umufasha. Ariko umuntu wese akwiriye kunezeza mugenzi we akamubera inyunganizi.

Yesu yaravuze ngo nimukundana nibwo bazamenya yuko muri abigishwa banjye, kandi ngo umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi. Umuntu wese rero aremanye intege nke niyo mpamvu akeneye umwunganira akamufasha mu byo adashoboye.

Mu muntu nta kamere nziza ibamo, umuntu nakugirira neza ujye umenya yuko ari Imana ibikoze. Nk’abakristo biradusaba kwitanga kugirango tubashe gukora ibitaba muri kamere yacu. Yesu yaravuze ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera kandi bishimwa n’Imana. 

Biragoye kugirango umuntu atange ubutunzi bwe abwohereze aho umutima we utari, ariko iyo yitanze wese akihereza Imana biramworohera no gutanga ubutunzi bwe kubw’umurimo w’Imana kuko azi neza uwo akorera.

Ni byiza ko Imana itugirira neza tugatera imbere mu buryo bwose , ariko birababaje ko nta muntu n’umwe ubera undi inyunganizi. Ikibazo si inzu Imana yaguhaye ahubwo byibuze ucumbikiyemo bangahe, urarya ugasigaza ibyo kumena abandi baburaye, isuzume urebe kuko hari abantu benshi Imana ishaka ko ubera inyunganizi.

Kenshi usanga abantu basenga basaba umugisha ariko umugisha urakorerwa, kamere yacu ishaka ibituzaho gusa ntabwo ishaka ibituvaho ariko dukwiriye kuyinesha tugakora ibyo Imana ishaka, kuko gutanga bizana umugisha kurusha guhabwa. Kugirango rero ugere ku mugisha w’ukuri bigusaba kuba igitambo.

Abantu baramutse bagize urukundo twabona imfubyi zabonye aho ziba, ntabwo twakongera kubona ababurara, abahera mu bitaro kubwo kubura inyishyu….

Bakundwa igihe tugezemo kirakomeye, aho abantu bikunda bagakunda n’ibyabo, umukristo akabura umwanya wo kwegera Imana kugirango ashobozwe kuzuza rya tegeko rikuru rikomeye (ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda). Ibi rero bituma abantu benshi bahushije intego nkuru yo kuremwa no guhamagarwa kwabo, bibeshya yuko bahamagariwe kubaka amazu , kwiga, gushaka n’ibindi, ariko dukwiriye kwibuka yuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu kugirango tuyigenderemo. Naho ibyo iduhereza ni ukugirango tubikoreshe mu bwami bwayo, ndetse naho turi duhagararire ubwami bw’Imana. Iyo umukristo abaye umukire akiri mu isi Imana iba yungutse umuntu izakoresha ubutunzi bwe mu bwami bwayo , ariko umupagani w’umukire nawe satani aba yungutse uwo azakoresha mu kwagura ubwami bwe bw’umwijima.

Ntabwo Imana izatubaza umubare w’amafaranga twatunze, amashuri twize cyangwa amazu twubatse, ahubwo izakubaza uko wabikoresheje. Twibuke yuko igihe kizagera tukarangiza urugendo rwacu hano ku isi, umuntu wese azagaragaza ibyo yakoze akiri mu isi.

Mureke twubakire ku rufatiro rukomeye ari rwo Kristo, Tubashe kubera abandi inyunganizi no kubanezeza. Amen.

Past Habyarimana Desire

Abantu benshi ntibasobanukirwa icyo itorero ari cyo by’ukuri. Ijambo "itorero" ni Ikinyarwanda cy’ijambo ry’Ikigiriki Ekklesia, ryahabwaga ihuriro ry’abaturage ba leta y’u Bugiriki ya cyera. Iri jambo rero ni naryo ryaje guhabwa ihuriro ry’abemera Kristo mu minsi yakurikiyeho.

Itorero ryumvikana neza icyo ari cyo muri 1 Petero 2:9-10 handitse ngo: "Mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.

Aya magambo ya Petero agaragaza ko itorero rigizwe n’abantu runaka, batoranijwe mu buryo budasanzwe, bakagira ibyo bahuriraho ari byo "kwamamaza ishimwe ry’Imana yabakoreye ibikomeye ikabakura mu mwijima ikabaha agakiza".
Ubusanzwe hariho amatorero y’ubwoko bubiri:

Hariho itorero ritarebeshwa amaso. Aba ni abantu bose bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo, bikabaha kuba abana b’Imana (Yohani 1:12). Bitandukanye cyane n ’uko abantu benshi babyibwira ko idini runaka ari ryo ry’ukuri cyangwa Imana yemera ryonyine ariko abagize iri torero bari ku migabane yose y’isi ndetse no mu madini atandukanye, bapfa kuba barakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo gusa.

Irindi torero rizwi, ni amadini ndetse n’amatorero atandukanye abantu babarizwamo.
Umutwe w’iki gitekerezo wibazaga icyaba kihishe inyuma y’imvururu n’akaduruvayo birangwa mu matorero cyangwa amadini yo muri iyi minsi; gusa itorero ryibazwaho muri iyi nyandiko si itorero rya Kristo twavuze mbere ahubwo ni amatorero cyangwa amadini tubarizwamo, tubatirizwamo cyangwa duteraniramo buri munsi.

Kimwe mu bibazo bikomeye bitera akaduruvayo tubona muri iyi minsi, ni ukuba abantu babarizwa muri aya matorero bamaranira kurwanira ishyaka aya matorero/ amadini aho kumaranira kuba umwe mu bagize itorero rya Kristo ry’ukuri kugira ngo bazaragwe ubugingo buhoraho.

Muri iyi nyandiko turabagezaho impamvu 10 tubona ziri inyuma y’ibibazo bitandukanye birimo ukwigomeka kw’igice kimwe ku buyobozi bw’itorero, amakimbirane ya hato na hato y’abayobozi b’amatorero n’ibindi.

1. Urufatiro itorero ryubatseho:

Ese gushinga idini cyangwa itorero ubundi biza bite? Usanga umuntu abyuka umunsi umwe akumva rwose akwiriye gushinga itorero. Ibi si bibi na busa, gusa ku ruhande rumwe iyo ukurikiranye intego zimusunikiye gukora ibyo ugasanga arishakira icyubahiro, ubutunzi ndetse no kwamamara. Amatorero menshi nk’aya arangwa no gusanga abashumba bayo bavugwa ndetse bazwi cyane kurusha uko izina rya Yesu rivugwa muri ayo matorero.

2. Kwigomeka:

Abashumba benshi batangiza amatorero, gusa si bose, uzasanga barahoze basengera mu yandi, bagatandukana n’abo bahoranye, bacitsemo ibice, akenshi hashingiwe ku makosa bamwe bahaniwe bakananirwa kwihangana no guca bugufi n’ibindi. Ariko abantu bakwiriye kumenya ko kwigomeka kose kuva kuri Satani kuko guhera umunsi yigometse mu ijuru yahise ahinduka umwami w’ ibyigomeke.

Kugira umuhamagaro no kuwagura ni byiza ariko uburyo bwo gutandukana n’abo mwakoranaga bukwiriye kuba bwiza. Burya imbuto yose ubiba uyisarura ukiriho, uko wacamo abantu ibice ni ko nawe ushobora guhura nabyo imbere yawe.

3.Kutagira iyerekwa ry’igihe kirekire:

Iyerekwa riravuka rigakura ariko iyo utagize ubwenge bwo kurera abazarikomeza nyuma yawe, bigera aho ugasaza cyangwa ugasanga iyerekwa ryawe ritakigendanye n’igihe. Amatorero menshi atangira wumva afite intego nziza ariko nyuma ukabona batangiye ibindi bihabanye cyane n’uko batangiye. Icyo gihe aba ari ukubaka ubwami bwabo bwite, kandi burya kubaka iyerekwa rikomeye ku muntu umwe nta hazaza heza riba rifite.

4.Gukunda ubutunzi birengeje urugero:

Abashumba benshi bakunda amafaranga ku buryo abakirisitu basa n’aho bashyira amaturo mu mufuka we. Icyo gihe inyigisho zose zihinduka amafaranga. Gusa ukwiriye kuzirikana ko iyo abakristo babonye utari umwizerwa mu micungire y’amafaranga bahita bakuvaho cyangwa ntibazongere kuyatanga. Uzasanga mu matorero menshi abavugabutumwa bigisha abantu bababwira ko barabakuraho imivumo, inyatsi, ibihombo n’amadeni. Ibi akenshi usanga atari urundi rukundo ahubwo ari ugufatirana abantu mu bibazo ngo ubacucure na duke bari bafite.

5.Abashumba bubaka amazina yabo bwite:

Uzasanga hamwe na hamwe umugabo aba umushumba mukuru, umugore we akamwungiriza, umwana agashingwa umutungo, muramu we agashingwa iterambere, bityo bityo. Ibi ntibirama kuko burya Imana ntiyabura abakozi kugeza ubwo iyerekwa ryose rishyirwa mu muryango umwe.

6.Ubunyangamugayo:

Abantu benshi bakizwa bari bafite amateka atari meza hanyuma ntibibuke guhinduka ku ngeso. Hanyuma abantu bababona bahanura cyangwa babwiriza bigateza urujijo. Abo akenshi bakunze kuba abanyamwaga, bayoboza abantu igitugu, kuko baba bifuza ko abayoboke babo birinda kureba ibyo bakora ahubwo bakita ku byo bavuga gusa.

7.Kuba muto mu gakiza:

Umukirisito aravuka, akirera, ntamenye uko bihana neza cyangwa ngo yigishwe gusenga, hanyuma bwacya akavuga mu ndimi ubundi agahita atangiza itorero. Kugira ngo umuntu abe umukozi w’Imana akwiriye agomba gukura mu buryo bw’umwuka, kandi akanyura mu byiciro byose bikwiriye kugira ngo abashe gufasha abandi.

8.Umushumba akwiriye kuba ari umugabo w’umugore umwe:

Umwe mu mitego ikomeye abashumba bahura nayo harimo ubusambanyi, bitewe n’uko uko wigisha imitima y’abantu ikaruhuka ni ko abantu bagukunda cyane cyane ab’ igitsinagore. Iyo umuntu aje aremerewe ukamutega amatwi akakuruhukiraho na byo bituma akugirira icyizere. Iyo utabaye maso ushobora kugwa mu mutego wo gusambana. Icyo gihe ubuntu bw’ Imana bukuvaho ukaba nk’abandi bose.

9. Kutagira ubwenge bwo kwigisha:

Iyo umuntu yiswe umwigisha w’abandi bivuze ko yakabaye afite ubwenge buruta ubw’ abo yigisha ariko hari ubwo umuntu yigisha ukabona ibyo avuga atabisobanukiwe. Ibi ntibivuze ko abashumba bose bagomba kuba bafite amashuri y’umurengera nubwo ari byiza. Gusa kubana na Yesu ugahinduka ku ngeso bikuzanira ubwenge. Burya mu bigishwa ba Yesu barimo abaswa batize ariko abantu barebye ibitangaza bakora n’ubwenge bigishanya baravuga ngo ntibitangaje babanye na Yesu.

10. Kuba azi gutegeka abo mu rugo rwe:

Itorero ritangirira mu rugo. Iyo ubaye uwo kwizerwa ukayobora neza urugo rwawe bigufasha kuyobora abandi. Ntibikwiriye ko umuntu wananiwe kuyobora umuryango we, yajya imbere y’imbaga y’abantu gno abayobore.

Umwanzuro

Mu gihe aya makosa twavuze hejuru n’andi tutavuze adakosowe, amatorero n’amadini azahora acikamo ibice ndetse bitukishe izina rya Kristo, aho kuryamamaza ngo abantu benshi bahindukire bariboneremo agakiza.

Inama nkuru iruta izindi ni ukwihana tugahindukira iminsi yo guhemburwa ikaza (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19). Imana ihora yiteguye kutwakira igihe cyose tuyijeho dufite umutima uciye bugufi. Niba uri umushumba w’Itorero wibuke ko uhagarariye abantu benshi kandi iyo mitima yose uzayibazwa, bityo ukwiriye kugerageza kubaka ubwami bw’Imana ukirinda kubaka ubwawe bwite.

Pastor Desire Habyarimana
www.agakiza.org

Bimaze kumenyerwa ko kugira ngo amashusho y’indirimbo akundwe ndetse agurwe cyane, ba nyirayo bifashisha abakobwa b’uburanga n’ikimero, maze bagafotorwa babyina cyangwa bagaragazwa ikimero. Hari kandi n’abahitamo kubambika ubusa, aho bagaragara bambaye utwenda tw’imbere gusa, bitewe ahanini n’ubutumwa bashaka gutambutsa.

Ikibabaje ndetse gitangaje ni uko n’ abaririmbyi bakora indirimbo z’iyobokamana cyangwa se izaririmbiwe Imana nk’uko bamwe bakunda kuzita, nabo basigaye bigana uwo muco aho bajya gukora amashusho y’indirimbo maze nabo bagashaka abakobwa bazagaragara baririmba mu mashusho n’ubwo ataba ari bo bifashishijwe mu gufata ayo majwi. Ibi bisigaye bituma hari abakobwa bagize aka kazi umwuga.

Iyo witegereje neza usanga uyu muco utaratanzwe no mu makorari atari make n’ubwo atari yose, aho usigaye usanga abayobozi b’amakorali basigaye birirwa hirya no hino bakora igisa no gushakisha abaririmbyi bashya. Ubusanzwe kera umuntu yiyumvagamo umuhamagaro w’uburirimbyi, agahitamo korali azakoreramo umurimo, yamara kubisaba nabo bakabyigaho, ndetse hakigwa cyane ku kureba niba abashije umurimo ari gusaba. Ubu si ko bikimeze cyane cyane ku makorali amwe n’amwe akorera umurimo mu bice by’imijyi. Nk’uko nabivugaga hejuru, umuyobozi wa korali ashakisha abaririmbyi ariko akibanda ku bakobwa n’abagore beza, babandi azashyira ku murongo w’imbere.

Ese ubwiza bwabo buhuriye he n’ubutumwa batambutsa mu bihangano? Ahubwo se buhurira he n’ubuhanga baba bitezweho?

Aho ntibyashoboka ko aba baririmbyi bari gutanga ubundi butumwa tutari twiteze butari ubwo twahawe na Yesu Kristo nk’uko bigaragara muri Matayo 28:19-20 ngo “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa Twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’Isi”?

Nk’uko tubizi, ntabwo indirimbo cyangwa ubutumwa twigishwa ari bwo buhindura abantu ahubwo Umwuka uri inyuma yabyo ni wo uhindura. N’ubwo hakoreshwa uburyo bunyuranye bwo gutanga ubutumwa bwiza bute, budaherekejwe n’umwuka w’Imana ntacyo bitanga. Ahubwo umwuka wihishe inyuma y’ibyo utanga, ni wo ugena ubwoko bw’ubutumwa buzagera ku bo ubushyikiriza.

Reka twibaze: Ni uwuhe mwuka wihishe inyuma y’ibi?

Umwuka w’ubusambanyi ugenda winjira buhoro buhoro mu bantu, udasize no mu bakozi b’Imana kugeza ubwo iki cyaha kizasigara ari ibisanzwe nko gutukana cyangwa kubeshya. Iyo urebye indirimbo zica kuri televiziyo zitandukanye ku isi, izirenga 70% zigisha ubusambanyi. Biratangaje cyane kuko n’iyo hanyuzeho indirimbo ihimbaza Imana, ujya kubona ukabona ntaho bitaniye n’izanyuzeho mbere zitwa ko atari izihimbaza Imana.

Iyo uganiriye na bamwe mu bakurikirana hafi ibijyanye n’imyidagaduro, bakubwira ko ari ho isi igeze, kandi ko abakora ibi ndi kuvuga, batabikoze batacuruza ibihangano byabo.

Ese ni izihe ngaruka bigira ku mitekerereze?

Birazwi ko intege nke z’abagabo n’abasore zigaragara iyo bageze imbere y’abagore n’abakobwa, baba noneho bambaye imyambaro igaragaza ikimero cyangwa imyanya y’ibanga bigahumira ku mirari. Iyi ni nayo mpamvu uzasanga igicuruzwa cyose abacuruzi bifuza ko kigurwa n’abagabo, cyamamazwa n’abakobwa cyangwa abagore beza.

Ibi bisobanuye ko iyo abagabo n’abasore bakurikiye indirimbo y’umuhanzi runaka cyangwa korali, haba kuri televiziyo cyangwa ari imbonankubone, amaso yabo atinda cyane ku buranga bw’abo bagore n’abakobwa. Ibi bituma usanga iyo indirimbo irangiye, igisigara mu mutwe wabo ari ubwo bwiza aho kuba ubutumwa wifuzaga kubashyikiriza.

Uzasanga akenshi imyambarire y’aba bakobwa n’abagore tuvuze ari imyambaro ibafashe, idahwitse rwose (abemeza ko iyi myambarire igezweho bavuga ko iri “sexy”). Ubu rero ntabwo aba bagitinya kwinjirana iyo myambaro mu nsengero, bakaririmba rwose cyangwa bakabwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami.

Uwakwemeza ko mu gihe ibi byaba bidahindutse bizatiza umurindi umuvuduko ubusambanyi buri kwinjirana mu itorero ntiyaba abeshye.

Mperutse kumva rumwe mu nsengero zihurirwamo n’abantu benshi hano mu Mujyi wa Kigali hasigaye harahawe izina rishya, “Ku Nkumi Nziza”. Birababaje!

Iturufu ya bamwe mu bashumba

Biratangaje ko hari bamwe mu bashumba bategeka abakobwa bayobora kuramya no guhimbaza Imana bambaye imyenda ikurura abagabo. Umunsi umwe nabajije umushumba umwe ntifuza kuvuga amazina ikimutera kudacyaha iyo myambarire, ambwira ko abakobwa n’abagore basengera iwe basobanukiwe ko ibibero byabo bihesha Imana icyubahiro! Ese ibi twabitandukanya dute n’ abaririmbyi baririmba indirimbo zisanzwe bambika abakobwa ubusa kugira ngo indirimbo zabo zigurishwe?

Ibi bishobora gufatwa nko kutubaha igitsinagore

Birababaje ko abantu b’igitsinagore ubwiza bwabo bufatwa nk’ikintu cyo gucuruza cyangwa gukoresha uko umuntu yiboneye kandi nabo bakabyemera bitewe n’impamvu nyinshi tutasobanura hano. Kwakira agakiza kwiza ni ukwiyubaha. Simpamya ko waba wuzura Umwuka Wera w’ Imana ngo akwemerere iyo myitwarire ahubwo ikibazo ni uko abavuga ko bakijijwe binjiranwe n’umwuka w’isi. Igisigaye ni ukumenya niba abinjiranywe barabimenye ko binjiriwe cyangwa batarabimenya.

Umwimerere uzacika

Muri iki gihe byakugora kubona ibintu by’umwimerere haba mu byo kwambara, kurya n’ibindi. Tutabaye maso bizagera ubwo no mu nzu y’ Imana tuzakopera ibyo tugaya abo twita ab’isi. Erega burya kugenda mu nyanja uri mu bwato ni byiza ariko iyo inyanja ije mu bwato burarohama. Abisirayeli bishwe na Egiputa kandi barayivuyemo. Mukaroti yishwe na Sodomu kandi yaravuye i Sodomu. Ntibitangaje ko isi izicira abantu mu itorero.

Mu gusoza igitekerezo cyanjye, ndisabira abayobozi b’amatorero guhagurukira iyi myitwarire mu nsengero bayobora, bakareba niba ubutumwa bifuza gutanga ari bwo n’abaririmba batanga kuko bizagorana igihe mu rusengero rumwe hazagera igihe hazaba hatangwa ubutumwa bubiri bunyuranye. Icyo gihe umushumba azaba ahugijwe no kwigisha abantu amagambo y’Imana, abashishikariza gukomera mu rugendo no kwakira agakiza kubo katarageraho, naho abaririmbyi bahugijwe no gukurura abagabo n’abasore bazanywe no gushaka ibyabakomeza imitima ahubwo babarahurireho irari, bamwe bahave bajya gusambana, abandi bikinisha, n’ibindi byaba bisigaye byaroretse isi bishingiye ku busambanyi.

Pastor Desire @agakiza.org

Iyo tuvuze “kwatura ibyaha”, abakirisitu bahita babyumva vuba kuko iyo ni imwe mu ntambwe z’ingenzi zibanza guterwa iyo umuntu yakira agakiza. Ubusanzwe iyo umuntu ashaka cyangwa agiye kwakira agakiza, abanza kwatuzwa ibyaha bye (kubivuga) hanyuma agasengerwa kugira ngo ababarirwe. Ibi ntibisobanuye ko kwatura biba birangiye, dore ko kwakira agakiza bidasobanuye ko uyu muntu atazongera gucumura ukundi, ahubwo na nyuma uko umuntu yiyumvisemo ko yaba yacumuye, arongera akatura akababarirwa.

Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa” (Abaroma 10:9-10, Yakobo 5:16).

Ubusanzwe umuntu yatura ryari?

Umuntu yatura iyo akizwa ari bwo bwa mbere kuko yasobanukiwe ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu ariko impano y’ Imana akaba ari ubugingo buhoraho. Uyu muntu agira agahinda ko mu buryo bw’ Umwuka, ka kandi gatera kwihana, bityo nta yindi nzira wanyuramo ngo ukizwe utihannye ngo wature ibyaha wakoze.

Akenshi ibi biba mu gihe umuntu yumvise ijambo ry’ Imana haba mu rusengero cyangwa igihe uhuye n’undi akakubwiriza ubutumwa bwiza ukumva ko ukwiriye kwihana ukakira agakiza. Ikindi gihe watura ni igihe wakoze icyaha kitagutunguye cyangwa kigutunguye ukumva umubano wawe n’ Imana wahungabanye. Iyo bigenze bityo, bigusaba kwiyunga n’ Imana kandi ibi bigerwaho neza iyo watuye ibyaha byawe.

Ni iyihe mpamvu ituma Satani arwanya kwatura?

Satani azi neza ko nta yindi nzira yo gukira ibaho uretse kwatura ibyaha byacu hanyuma amaraso ya Yesu akatweza. Bityo Satani agerageza kutwumvisha ko bitari ngombwa kwirirwa twatura nyamara abikora mu buriganya. Umuntu umwe yigeze kumpa ubuhamya ambwira uko byamugendekeye umunsi umwe. Yambwiye ko yumvise ijambo ry’ Imana, aratsindwa maze bahagamagaye abaza kwakira Yesu, Satani aramwongorera ngo “Erega si ngombwa! Wowe ihanire mu mutima biraba bihagije!” Ngo Satani yakomeje kumwongorera amubwira ko adakwiriye gupfukama hamwe n’ abantu baciriritse. Ngo uwo munsi yaratashye ageze aho yari asanzwe anywera inzoga asanga inshuti ze ziri kunywa maze aricara, yisanga yongeye gusubira ku nzoga.

Ngo kuva uwo munsi iyo yabonaga abarokore yarihishaga akumva agize ikimwaro. Gusa ngo ikindi gihe yasubiye ku rusengero bahamagaye abihana arihuta arapfukama maze bakimusengera yumva umutwaro uremereye umuvuyeho, araruhuka, kuva icyo gihe kugera uyu munsi aracyari umurokore.

Ese ubutumwa butarimo kwihana buba bwuzuye?

Muri iki gihe hari ibyateye aho hategurwa igiterane hifashishijwe amafaranga atagira ingano, bagatumira umuvugabutumwa ukomeye, akabwiriza hanyuma akajya kwicara adahamagaye abashaka kwakira Yesu Kristo maze ukibaza indi ntego y’igiterane itari ukuzana abantu kuri Kristo bikakuyobera. Ibi ni uguhemuka kuko kwizera kuzanwa no kumva ijambo rya Kristo. Iyo muntu umubwirije ntumuhe uburyo bwo gukira uba umwishe kabiri.

Usanga ahubwo mu nsengero nyinshi bisigaye byitwa iterabwoba iyo bashyizeho umwanya wo guhamagara abashaka kwakira Yesu. Reka mbabwize ukuri: Uyu ni umugambi ukomeye wa Satani. Petero yabwirije abantu ku munsi wa Pentekote maze ijambo ribacumita mu mitima baramubaza ngo “dukore iki kugira ngo dukire?” Nawe arababwira ati “Mwihane mubatizwe” (Ibyakozwe igice cya 2).

Dore icyo nemera: Ubutumwa budahindura imitima si ubutumwa bwiza ahubwo ni ugukinisha amarangamutima y’abantu.

Ni nde ukwiriye kwaturirwa?

Abantu benshi bagiye batura mu buryo burimo akaduruvayo bikabasigira ibikomere bitoroshye. Usanga hari abatura ibyaha, bagera hanze bagahurirayo n’amagambo, ibyo batuye bigahinduka ibiganiro, ugasanga bibateye ibikomere ndetse bamwe bagafata umwanzuro wo kutazongera kwatura ukundi.

Imana yatanze impano kugira ngo haboneke abadufasha mu nzira ijya mu ijuru: “Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha” (Abefeso 4:11). Uretse aba Bibiliya irondora, Imana ubwayo ishobora kuguhishurira undi muntu w’umwizerwa, w’Umukirisito ukuze mu mwuka, ufite imbuto nziza kandi w’intangarugero maze akakubera umubyeyi mu by’umwuka, ukazajya unamwaturira, akagusengera.

Ububyutse burangwa no kwihana

Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana” (Ibyakozwe 3:19).

Nubona abanyetorero batura ibyaha, abakristo bagakundana, uzamenye ko bafite ububyutse. Satani agenda atwiba ibintu by’ ingenzi tugasigarana amazina meza y’amatorero n’amadini dusengeramo ariko nta mutima wo kwihana no gusabana n’ Imana.

Reka nsoze ngira nti: “Mwihane, dore ubwami bwo mu ijuru buri hafi"

Pastor [email protected]

Mu buzima busanzwe, buri mwaka cyangwa buri gihembwe, abakoresha bagenzura abakozi babo maze bakabaha amanota. Akenshi aya manota yibanda ku myitwarire, gukunda akazi, isaha umukozi agerera ndetse n’iyo avira ku kazi, uko akorana na bagenzi be ndetse n’umusaruro atanga hakurikijwe ibyo aba ategerejweho.

Burya rero Imana na yo ifite uburyo igenzura abakozi bayo ndetse ikagira urugero runaka cyangwa umunzani ibashyiraho. Gusa nk’uko bizwi ko Imana itareba nk’abana b’abantu, ntabwo ishingira ku byo abakoresha bo mu isi bashingiraho. Muri iyi nkuru turabagezaho zimwe mu ngingo Imana igenderaho igenzura abakozi bayo. Turazibagezaho mu ishusho y’ikibazo, kugira ngo buri wese abashe kugenzura niba abyuzuza:

- Ese ufite umutwaro w’abarimbuka? Urabitangira kandi ukabereka inzira y’ubugingo kugira ngo batazarimbuka?
- Ese wagize uruhare mu kugeza umuntu kuri Yesu Kristo? Wamufashije kumenya Imana ahinduka kuri kamere, atanga umubiri we ho igitambo kizima? (Abaroma 12;1-2)
- Ese ukundisha abantu ijambo ry’ Imana kugira ngo ribamurikire? Utoza abantu bawe (abagize umuryango wawe) gusenga kugira ngo basabane n’ Imana?
- Ese utoza abantu kuzura Umwuka Wera nk’umufasha twahawe muri iyi nzira ijya mu ijuru?
- Ese utoza itorero uyoboye (niba uri umuyobozi w’itorero) gukundisha Imana umutima wabo wose n’ubwenge bwabo bwose n’imbaraga zabo zose no gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda?
- Ese wigisha itorero gukiranuka ku gato n’akanini kugira ngo babere urugero ab’isi bataramenya Imana?
- Ese utoza abanyetorero kubwiriza ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi nk’inshingano nkuru Yesu yadusigiye?

Ibi bibaye intego nkuru ya buri mukozi w’Imana ndetse n’itorero muri rusange, ibyaha byagabanuka mu isi. Nta gushidikanya ko hagaragara itandukaniro ry’abizera n’abatizera. Twaba twujuje rwose inshingano nk’abakozi b’ Imana yagiriye icyizere ikadutuma kuyihagararira mu isi.

Hari ubwo abakozi b’ Imana bibwira ko gukomera kw’itorero ari ubwinshi bw’abinjira iwabo ku cyumweru, insengero n’amashuri bubatse, amaturo batanga, imodoka nziza ugendamo, inzu utahamo n’ibindi abenshi muri twe dusigaye dushingiraho muri iyi minsi tuvuga ko umushumba runaka akomeye.

Kuba imiryango ya gikristo n’amatorero bivuka buri munsi mu gihugu ni umugisha udashidikanywaho ariko twibuke ko hari icyo Imana idutegerejeho nk’abakozi bayo kandi n’isi nayo itegereje ko twerekana itandukano ry’abizera n’abatizera bityo abifuza aho bakirira bakabona uburuhukiro.

Pastor [email protected]

Umugabo witwa Goriath azwi nk’igihangange kivugwa muri Bibiliya. Azwi nk’umugabo wari warazengereje Abisiraheri akenshi kubera uburyo yabasuzuguraga, akabatukira Imana. Ni mu gihe ariko kuko uyu mugabo yari afite igitinyiro.

Muri 1 Samweli 17:4 handitse amagambo agaragaza ubuhangange bwe. Havuga uburyo yari muremure bidasanzwe, ku buryo ubwo yigaragazaga imbere y’Abisiraheri, bose bagiraga ubwoba. Umurongo wa 11 uravuga ngo “Sawuli n’Abisiraheri bose bumvise amagambo y’Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane”.

Ese ni iki cyatumye uyu mugabo ahagarara imbere y’ingabo z’Abisiraheri akabatera ubwoba bene kariya kageni? N’ubwo Bibiliya imugaragaza nk’intwari ariko ntivuga neza ibikorwa bye nk’indwanyi ahubwo itsindagira igihagararo cye nka kimwe mu byateraga Sawuli n’ingabo ze ubwoba.

Reka turebere hamwe kandi dufatikanye gusobanukirwa neza uburyo Goriyati yareshyaga.

Iyo abavugabutumwa benshi bavuga kuri uyu mugabo, basoma umurongo wa 4 w’igice cya 17 cy’igitabo cya Samweli wa mbere havuga ngo: “Bukeye mu rugerero rw’Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goriyati w’I Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki”. Bitewe no kudasobanukirwa ibipimo bya kera Abisiraheri bakoreshaga, mikono abenshi bayigereranya na metero, maze bakavuga ko Goriyari yareshyaga na metero zirenga 6! Ibi si ukuri!

Twifashishije Bibiliya yo mu Cyongereza, “mikono” (ijambo ry’Ikinyarwanda) imwe ihwanye na “cubit”. Hanyuma “cubit” ikaba ari uburebure bw’ukuboko uhereye mu nkokora kugera ku mpera z’urutoki rwa musumbazose.

Nk’uko tubikesha urubuga “Got Questions”, iki kigereranyo cyifashishwaga mu bihe bya cyera n’ibihugu byinshi. Gusa aha ushobora guhita wibaza uti “Nonese ko uburebure bw’amaboko y’abantu butangana, ubwo wamenya ute by’ukuri indeshyo y’ikintu runaka?” Izi mpungenge ni zo zatumye muri ibyo bihe, mikono imwe igereranywa mu buryo bugenekereje na “inches” 18, zihwanye na sentimetero 45,72 mu bipimo ab’ubu tumenyereye.

Ku rundi ruhande intambwe imwe (intera iri hagati y’umutwe w’urutoki rw’agahera kugera ku mutwe w’igikumwe mu gihe ikiganza kirambuye neza) ingana na “inches” 9, zihwanye na sentimetero 22,86.

Iyi mibare iroroshye, munyemerere tuyikorane duhereye ku byo tumaze kubona hejuru, turebere hamwe uko Goriyati yareshyaga.

Bibiliya ivuga ko ikirere cya Goriyati cyari mikono 6 n’intambwe imwe. Bivuze ko ari mikono 6 dukuba na sentimetero 45,72 (za mikono imwe) tukongeraho sentimetero 22,86 (z’intambwe imwe). Reka tubigenze dutya:

(6X45,86 cm) + 22,86cm = 298.02cm = 2,98m

Iyi mibare tubonye igaragaza ko Goriyati yareshyaga na metero ebyiri na sentimetero 98. Mu yandi magambo, Goriath yaburaga santimetero ebyiri gusa ngo yuzuze metero eshatu z’uburebure. Gusa bitewe n’uko nta ngero fatizo zuzuye neza cyera bakoreshaga, ubwo bisobanuye ko Goriath yareshyaga no hejuru gato cyangwa hasi gato ya metero 3 (more or less 3 meters).

Ubaye ukoze imibare ku ruhande rwawe bwite, ukaba ubonye igisubizo gitandukanye n’icyo tubonye, twandikire igitekerezo utubwire uko ubonye Goriyati yareshyaga.

Imana ibahe umugisha.

[email protected]

Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzaza aho muri”. (Yohana 14:18)

Umuntu yitwa imfubyi mu gihe aba yaravutse nk’abandi, akagira ababyeyi akonswa ndetse akarererwa mu muryango, ariko akaza kugira ibyago byo kubura umwe mu babyeyi cyangwa bombi. Akenshi ibi byago bituma aba mu buzima bubi cyane cyane iyo ibi byago bimugwiriye atarakura ngo abe ageze igihe cyo kwiyitaho wenyine.

Tugarutse inyuma gato, birasanzwe ko uwakugiriye ku gise akugirira imbabazi, akakugirira igihunga ndetse iteka aba akwifuriza ibyiza gusa. Ku rundi ruhande na nanone, burya impamvu ituma amategeko agena imyaka runaka abantu bemererwe kuba bashyingirwa ni ukugira ngo bazabashe inshingano z’urushako, harimo no kubyara. Aha ni ho umuntu agera, akagira inshingano ziremereye zo kugenera abana ibyo bakeneye ariko cyane cyane uburere.

Abahanga burya bazakubwira ko uko umuntu yitwara, byaba byiza cyangwa bibi, uburere aba yarakuye ku babyeyi bubigiramo uruhare, naho rwaba ruto cyangwa runini.

Ese ibi no mu rugendo rw’ agakiza bibamo?

Burya iyo wumvise ubutumwa bwiza, ukakira Yesu Kristo nk’Umwami w’ubugingo bwawe, uhita umera nk’umwana uvutse ako kanya. Ese buriya umwana avutse, agahita ajugunywa ku muhanda adafite icyo kwifubika cyangwa ngo agenerwe icyo kunywa yabaho? Ashwi! N’umuntu ugikizwa ahita akenera umuntu ukuze mu gakiza, akamurera, akajya amubyutsa mu gihe aguye, akajya amugaburira ibiryo by’ubugingo n’ibindi byose bya ngombwa bikenewe ngo umuntu akomeze akure kandi neza, kugera igihe azatabarukira.

Uzasanga akenshi umuntu akizwa, akisanga ari imfubyi atagira uwo asaba ubufasha, maze akishakira umuntu umurera. Ntabwo wakwizera ko umwana w’uruhinja yagira ubwenge cyangwa ubushobozi bwo kumenya umubyeyi mwiza. Uzasanga rero uyu mubyeyi (umwana yihitiyemo) aba wawundi wakijijwe pe, ariko atazi gusenga, kwihana, gusoma Bibiliya, kwezwa, gutsinda icyaha n’ibindi.

Yesu yaravuze ngo: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:19-20). Aya magambo y’ubwenge y’Umwami wacu Yesu agaragaza ko abana atari bo bazaza kudushaka ahubwo ni twe dukwiriye kujya kubashaka, no kubigisha n’ibindi byose bijyana nabyo.

Ingaruka mbi zo kwirera cyangwa kutigishwa

Muri iki gihe birakomeye kubona abakristo bakomeye mu byo kwizera. Biragoye cyane kubona abantu bafite agakiza kadapfa kugushwa n’ibibonetse byose. Rimwe na rimwe iyo urebye amafuti akorwa n’abakristo hamwe n’abashumba babo urumirwa ariko ku rundi ruhande ugasanga ntibitangaje na busa kuko ni ingaruka zo kubura kirera (umubyeyi).

Reka ntange urugero: Uzasanga umuntu ari umukristo wavutse ubwa kabiri, amaze igihe kitari gito mu itorero ndetse afitemo imirimo ikomeye nk’ubudiyakoni, usange ari umushumba ariko ugasanga ahora mu busambanyi. Akihana icyo cyaha uyu munsi, ejo akagaruka ati “nongeye”. Uzasanga umuntu ari umuririmbyi, ariko ku rundi ruhande usange ntiwamutandukanya n’abandi bantu kuko yibera mu gufana umupira w’amaguru, kubetinga (betting) n’andi makosa amwe n’amwe witegereza ugasanga iyo uwo muntu yonswa ibere ryiza cyangwa agahabwa uburere bukwiriye, ntiyari kuba akora ibyo.

Ibindi bibazo bigaragagara nk’ingaruka harimo: Kwirema ibice no gutandukana kwa hato na hato, kurwana, gupfa amaturo, gukoresha nabi umutungo w’itorero, icyubahiro (intebe), kutubahana, ubuhanuzi bw’ibinyoma, inyigisho zituzuye, kugwa kw’abakristo kwa hato na hato, ingo zidakomera, urubyiruko rudafite uburere, kwimura Imana hakimikwa amategeko akakaye adafasha abantu guhinduka n’ibindi.

Umwana apfa mu iterura…

Icyuho cyo kutagira umubyeyi n’uwo ufite akakubera umubyeyi gito bigaragara henshi. Uzasanga abenshi bafite abashumba bita “ababyeyi bo mu mwuka” ariko ku rundi aba “babyeyi” ugasanga ibyo bakora si ibya kibyeyi pe!

Ubundi iyo umuntu abaye umubyeyi, ategerezwaho kwishimana n’umwana we, akamuha umwanya (igihe). Iyo atawubonye, ajya wukushaka aho barawumubonera kandi ntuba wizeye neza ko uburere bwiza wamwifurizaga azabubonera iyo mu mihana.

Ntabwo byumvikana rwose uburyo umuntu yitwa “papa wo mu mwuka” w’umuntu hanyuma kubera icyubahiro cye, umwana we wo mwuka akaza kumureba hanyuma agakumirwa n’umunyamabanga we ngo “ese mufitanye randevu?” Ibi rwose si byo! Buriya kugira umubyeyi ufite icyubahiro ntacyo bitwaye ariko iyo ushyize icyubahiro cyawe no ku bana bawe, byose biba byapfuye.

Uyu mubyeyi winjira mu rusengero bose bagahaguruka, yasohoka abana be bajya kumuramutsa bagakumirwa n’abasore b’ibigango bashinzwe umutekano, ubu wakwizera ute ko abana be bazabona umubyeyi wo kubitaho. Aha ni ho mpera mvuga ko umwana apfira mu iterura kuko natabona uburere yakwifuzagaho azajya gusakuma ibyo abonye byose.

Ese aya makosa ashobora gukosorwa?

Ubundi ibijya gupfa byose bipfira mu itangira. Abantu batuzaniye ubutumwa bwiza barihutaga cyane. Bari bafite intego yo kugwiza imibare myinshi y’abayoboke ariko nta mwanya wo kurera abo babyaye bari bafite.

Nabajije umushumba umwe niba amakosa yamaze gukorwa ashobora gukosoreka ambwira ko bagiye gutangira kurera no kwigisha abayoboke babo ariko urebye iryo torero imyaka rimaze usanga hari abo udashobora kwigisha bitewe n’urwego bagezeho. Urugero: Umuntu wakijijwe hanyuma akamara imyaka 70 mu itorero utaramubwiza ukuri, ubwo kumuhindura bizakunda?

Mu gusoza nifuza kukumenyesha ko ubugingo ari gatozi. Ntabwo ukwiriye kwemera kubaho nk’imfubyi kandi bitari mu mugambi w’ Imana. Saba Umwuka wera akuyobore ku muntu ushobora kugufasha mu rugendo. Ndabizi ko uri bunsubize ko nta muntu wo kwizerwa ukibaho. Gusa ibi si byo! Si byo kuko Imana yabwiye Eliya ko igifite abantu ibihumbi 7 batarapfukamira Baali, kandi kuva impanda itaravuga ngo Yesu atware itorero abantu bo kwizerwa barahari bagufasha gukura mu mwuka.

Pastor [email protected]

Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha bisobanuye kwiga amashuri, kubaka urugo, kubyara, kuzamurwa mu ntera, gutura mu mahanga, kwiyongera kw’imitungo, ubuzima bwiza n’ibindi.

Abantu bemera Imana n’ijambo ryayo (Bibiliya) hari imigisha bavuga ko ari iya rusange. Urugero: Imana ivubira imvura ababi n’abeza, umwuka duhumeka ni rusange, izuba riva kuri bose n’ibindi. Iyi migisha igera ku basenga n’abadasenga ariko na none hari umugisha w’umwihariko ku nshuti z’ Imana.

Imana yateganyije ko uyu mugisha tuvuze wo tugomba kuwukorera, ntabwo upfa kwizana. Reka nanjye mvuge nti “Uyu mugisha w’umwihariko urakorerwa ntusengerwa!" Abantu bamwe na bamwe basenga akenshi birirwa mu nsengero basaba Imana umugisha bakibagirwa ko kuwukorera bikwihutisha kuwugeraho kuruta kuwusengera.

Dore urutonde rw’aho Yesu yasize atubwiye twakura umugisha (Matayo 25:36)

Abashonje: Dufite abantu duturanye, dusengana tuzi neza ko bashonje ariko ntitugira umutima wo kubasangiza ku byo Imana yaduhaye. Biratangaje ko umukirisitu agura umufuka w’umuceri akawurya akawurangiza adahayeho umukene byibura ikiro kimwe. Nagiye numva abarokore bamwe na bamwe basenga mbere yo kurya bakagira bati “N’ abatabibonye Mana ubagaburire!” Ibi biratangaje cyane kandi ni uburyarya kuko nyuma usanga babirya bakanabisigaza. Nonese nshuti yanjye, ko hafi yawe hari abashonje kandi ukaba ubazi, urakeka ko Imana izava mu ijuru ikabagaburira ite? Cyangwa ahubwo izakoresha wowe?

Abarwayi: Tekereza abantu bari mu gace utuyemo buri wese agize umutima wo kujya gufasha ku bitaro? Birababaje ko mu bitaro byinshi haba hari abantu batagira abarwaza, badafite ubagemurira kandi ibyo bitaro bigoswe n’insengero zitagira ingano ahubwo zirirwamo abasakuriza abarwayi bariho basenga amasengesho atagira ingano ngo barasaba umugisha! Wari uzi ko hari n’abavurwa bakaguma ku bitaro barabuze ubwishyu?

Abanyamahanga: Ijambo ry’Imana ryerekana ukuntu Aburahamu yakiriye abashyitsi atazi ko ari abamalayika maze bimuhesha umugisha udasanzwe wo guhabwa urubyaro yari yarabuze! Dukwiriye kumenya kwakira abashyitsi neza kuko umushyitsi ari umugisha. Mu mazu y’Abayuda abenshi baba bafite icyumba cy’abashyitsi kuko bateganya ko isaha ku isaha malayika ashobora kuza kuharara kandi igihugu cyabo cyita ku bashyitsi ku buryo leta yashyizeho minisiteri ibishinzwe. Dore amagambo y’ubwenge Bibiliya ivuga: “Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.” (Abaheburayo 13:2)

Abambaye ubusa: Hari ikintu nabonye kinezeza buri muntu wese. Ni ukugira imyambaro iguhagije! Gusa ikibazo ni iki: Ko Imana yakwambitse (ikoresheje abandi), wowe wambitse bangahe? Imyenda yuzuye akabati ntuzayihemberwa ariko iyo wambitse abandi uzayihemberwa.

Abafunzwe: Yesu yaravuze ngo “Nari mfunzwe…” ubwo bivuze ko umuntu afunzwe ari umunyabyaha cyangwa arengana dukwiriye kumusura. Ikibazo ni iki: Dufite abakirisitu bangahe basura abafunzwe? Nkeka ko ari bake cyane kuko ahubwo twibwira ko hariya hantu ari ah’abanyabyaha gusa! Ese iyo umuntu agezeyo agakizwa n’ubwo yakomeza kuba afunzwe ariko imbere y’ Imana si uw’agaciro gakomeye?

Abakene: Abakene Imana yabashyize mu nzira yacu ngo tubakorereho umugisha mu Migani 19:17 haravuga ngo: “Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye”.

Abakene duturanye bazaducira urubanza imbere y’ Imana nitutabafasha. Rimwe na rimwe hari abakire banezezwa no kurya iby’abakene; twibuke inkuru ya Lazaro na Nyamutunzi! N’abagerageza guha abakene usanga bashimishwa no gutanga utuvungukira tuva ku meza yabo, ntabwo babikora nk’ikintu kizima cyazagira umumaro igihe kirekire.

Imfubyi/Abapfakazi: Kuba imfubyi cyangwa umupfakazi kiri mu bintu bibi bikomeye bishobora kuba ku muntu. Iyo bikubayeho uba utakaje igice cy’ubuzima cyane. Amarangamutima arakomereka ku kigero kiri hejuru. Iyo uyu muntu atitaweho bigira ingaruka ku bisekuru byinshi. Ni yo mpamvu Imana ivuga ko ari se w’imfubyi, akaba umugabo uhagarikira abapfakazi.

Yakobo yavuze ko itorero rizima ari iryita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo. Ese wowe ubona ikigero amatorero abikoraho gishimishije? Ese bakeneye ibyo kurya gusa n’imyambaro? Ikibabaza imfubyi ni ukuva ku ishuri yatsinze akabura uwo yereka indangamanota. Ni ugukora amakosa ntagire umuhana. Ni ugushyingirwa akabura umubera umubyeyi. Ese abantu buzuye amatorero bifuza umugisha aha si ahantu heza ho gukorera umugisha?

Abarengana: Igihe cyose umuntu arenganye, yaba akijijwe cyangwa adakijijwe Imana iba mu ruhande rwe. Impamvu y’ibi nta yindi ni uko izi neza ko isi igizwe n’akarengane. Iyo umuntu akurusha ubushobozi akakurenganya burya nta wundi abasha kugutabara uretse Imana yonyine. Imana yifuza abantu bafite umutima nk’uwayo batabara abarengana. Birababaje ko dufite abantu barenganira mu nsengero dusengeramo ntitugire icyo tubivugaho kugira ngo tutiteranya.

Nyamuke: Ibihugu bimwe na bimwe bigira amatsinda y’abantu ubona ari bake kandi bakangwa cyane. Urugero: Abisirayeli bangwa n’amahanga menshi yo ku isi. Burya Imana itabaye mu ruhande rwabo, ababisha babo babica bagashiraho. Imana yavuze ko uzifatanya na Isirayeli wese azahabwa umugisha, bisobanuye ko iyo wifatanije n’abarengana, Imana iragushyigikira.

Umurimo w’ Imana: Iyo tuvuze umurimo w’ Imana tuba tuvuze ahantu abantu baruhukira, akenshi tubona urusengero ndetse na minisiteri za gikiristo. Iyo ushyigikiye ikintu cyose cyatuma hari umuntu mushya uza kuri Yesu uba ukoreye umugisha ukomeye kuko icyazanye Yesu mu isi ari ugushaka no gukiza icyazimiye.

Impamvu yihishe inyuma yo gukomera kw’ ibihugu bikomeye byo ku isi ni uko byashyigikiye ivugabutumwa. Uburayi n’ Amerika byatejwe imbere n’uko bubatse ibihugu byabo ku mahame ya gikristo hamwe no kohereza abamisiyoneri ku isi yose. Ibi byatumye bagira umugisha ufatika atari uwo mu mwuka gusa.

Ibihugu by’ Afurika birakennye cyane ariko ubukene bwa mbere dufite ni uko tutazi ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Duhora dutegereje abaterankunga nyamara nawe wahinduka umuterankunga ukomeye. Imana ntigusaba byinshi igusaba kugira umutima wagutse wo kubikunda no kubikora mu bushobozi bwawe nayo ikaguha umugisha.

Nifuza kukwibutsa ko kudakora ibi tuvuze hejuru bizadushyirisha mu rubanza. N’ubwo Yesu yasize adukopeje ibyo tuzabazwa ariko abantu benshi bazatsindwa kuri uriya munsi ukomeye kandi ikibabaje kurutaho ni uko umuntu atazabasha gusubira inyuma ngo ajye gukosora ibyo yangije. Aya ni amahirwe akomeye uhawe yo kumenya gukora icyaguhesha umugisha kandi ukazagihemberwa kuri wa munsi w’amateka.

Wowe usomye iyi nyigisho, ndakwifuriza kugira umugisha utari uwa rusange ahubwo ukagira umugisha udafite urubanza, ahubwo ukazawuraga n’abazagukomokaho ubikesheje kubaka ubwami bw’ Imana.

Pastor [email protected]

Kuganira kw’abashakanye niryo banga rikuru ry’urugo rwiza . Icyitonderwa : ntabwo ibyo mubwirana aribyo biba bishishikaje gusa ahubwo cyane ni uburyo bwo kubivuga. Tugiye kurebera hamwe uburyo 10 wakoresha mu kuvuga ukazana urwango hagati yanyu.

1. « Kandi ibi bintu ukunda kubikora/ Ibi bintu nta gihe na kimwe ujya ubikora.»
Gufata uko umuntu yitwaye ukavuga ko ari akamenyero bimutera igikomere. Ayo magambo umuvugiraho mu gihe yakoze ikosa amutera guhorana ibisobanuro byo kwiregura yirengera. Niba hari n’ibyo wifuza kumubwira yaba adatunganya bikore mu gihe runaka cyagennwe.

2. «Wimufata nabi ! » / « ikibazo wikigira umusozi urumbaraye.»
Umuntu aba afite uburenganzira bwo kumva ibintu mu buryo ubu cyangwa buriya. Nta muntu wishimira kubona ibyiyumvo bye byahinduwe ubusa cyangwa se byateshejwe agaciro. Iyo ubwiye uwo mwashakanye ko amarangamutima ye cyangwa ibyiyumvo bye bidafite agaciro , uba umugaragarije ko utesheje agaciro ubwo buryo bwe bwo kumva ibintu.

3. « Uri…(ukongeraho ikindi kintu « négatif »). »
Guhamya ko umuntu muri kamere ye ari mubi, yangiza, kandi ko nta cyiza cye.

4. « Kubera iki ariko utameze nka runaka ?»
Iyo utangiye kugereranya ibikorwa bya mugenzi wawe n’ibyundi ushima, uba ubaye nk’uwikora mu jisho wowe ubwawe. Reka imibanire hagati yanyu itere imbere wirinda kugereranya ibintu bidafite aho bibageza. Urugo rwanyu rurisa nkuko wowe n’uwo mwashakanye buri wese asa ukwe.

5. « Ugomba gukora utya mu buryo budasubirwaho.»
Nta muntu ukunda gukora ikintu ku gahato cyane ahatwa n’uwo bashakanye. Aho gushyiraho itegeko, ahubwo vuga ku nyungu icyo kintu kizazana mu rugo rwanyu. Gerageza kwerekana cyane cyane umumaro w’ibyo bintu mu rugo rwanyu.
Urugero ushobora kuvuga uti: “ Ugomba kuvana ako kavuyo kawe aho ngaho.” Ahubwo wavuga uti:” Byamfasha cyane ubashije kujya ushyira imyenda yawe yanduye ha handi twayigeneye kujya.”

6. « Wagira ngo ni nyoko ku gahuru !»
Aïe, Dore ngo birababaza ! Uwo mwashakanye afite uburenganzira bwo kuba uwo ariwe. Ntukagire ubwo ugira uwo umugereranya. Kuvuga ababyeyi , ba Mabukwe na ba Databukwe cyangwa undi muvandimwe wese mu gihe habayeho intonganya hagati yanyu, bituma ikibazo kidakemuka ahubwo ibyari bukemuke mu bwumvikane bikarangira byajemo induru n’ imirwano.
.
7. « Byihorere » / « Ibyo ntacyo bivuze»
Ayo ni amagambo akunze gukoreshwa cyane iyo abantu badashaka kwinjira mu biganiro runaka kandi bishobora kuba byakubaka. Akoreshwa kandi iyo bashaka guhunga icyatuma bahangana mu buryo runaka. Ikibabaje n’uko cya kintu n’ubundi kitavaho ahubwo gishobora no gukomera ushatse kuzana bene ubwo buryo bwo gukemura ikibazo kandi n’ikibazo nyirrzina ntigikemuke ( La politique de l’autruche : ni inyoni izi kwiruka cyane, ntabwo iguruka. Iyo ibonye yagoswe idafite ubuhungiro ihisha umutwe mu mucanga inyuma hose habereye aho. Ikibazo yahungaga birumvikana ko nikiyigeraho kiri buyangize. Yibeshya ko guhisha umutwe iba yabirangije.).

8. Ijambo ritangirwa na d…
Ntugakinishe ijambo divorce (ubutane) mu kanwa kawe . Uburyo bwo gukoresha iryo jambo ugira ngo urebe ko mugenzi wawe yahindura ingeso ze, bigaragaza ko udashaka guhangana n’ibibazo cyangwa se ko gahunda zawe zo kubaka urugo zibuzemo ukuri.

9. « Byose bituruka ku makosa yawe.»
Ntabwo buri gihe biba ari byo. Kugira ngo habeho kurwana bisaba mwembi kandi no gukemura ibibazo biri hagati yanyu bisaba ko muba muri babiri. Gushyira ikosa ryabaye cyangwa ryaguturutseho kuri mugenzi wawe, uba wongereye ibiro by’ikosa aho gukemura ikibazo.

10. « Ni jye winjiza amafaranga menshi kukurusha, ni jye ukora, wowe ndagufasha.»
Niba habayeho intonganya ni byiza kwihutira gushaka igisubizo cy’ikibazo ndetse no gushakira hamwe ikiziteye nta kindi – Iyo intonganya zibyukijwe na kwa kugereranya bihinduka intambara kuburyo budakwiye urugo rwiyubashye..

Ev [email protected]

Mbere gato y’uko Yesu asubira mu ijuru yasize avuze ko azagaruka kujyana itorero. Yahishuye ibanga ko icyo gihe itorero rizaba riri mu bihe bitoroshye ku buryo bisaba abizera bose kuba maso kuko uwarangara yasigara.

Yatanze urugero rukomeye aho yavuze ko nk’uko umujura aza atunguranye nawe ari ko azaza gutwara itorero asa n’uryibye aritabare kuko rizaba ryugarijwe n’ urusobe rw’ibibazo.

Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso 7 nk’uko bigaragara muri Matayo 24. Uraza kubona ko itorero ryugarijwe kandi ko umwanya uwo ari wo wose Yesu ashobora kuza gutwara itorero abatari maso bagasigara.

1. Inyigisho z’ubuyobe

Uko muzi ubutatu bw’ Imana ari bwo Imana Data, Yesu n’Umwuka Wera ni nako hari ubutatu bwa Satani ari bwo Satani, Antikristo n’ Umuhanuzi w’ibinyoma. Uyu muhanuzi w’ibinyoma ari gukora ku mugaragaro kandi akora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye. Hari abapasiteri, abashumba ndetse n’amatorero yamaze gufatwa n’uyu mwuka aho kubwiriza abantu gukizwa no guhinduka bakavuga ibitangaza. Izi nyigisho zigisha gutera imbere ariko kudashingiye ku kubaha Imana.

Yesu yavuze ko bazayobya benshi kandi mu by’ ukuri Umwami Yesu yavuze ko ubugingo bw’umuntu butava ku bwinshi bw’ibyo atunze. Ni byiza gutera imbere no gukira ariko bishingiye ku kubaha Imana. Pawulo yavuze ko abenshi mu minsi y’imperuka bazirundanyiriza abigisha bahwanyije n’irari ryabo kuko amatwi azaba abarya badashaka kumva ukuri.

2. Ubutinganyi

Muri iki gihe ushishoje neza watekereza ko isi imaze guhinduka Sodomu na Gomora. Ubusambanyi bwabaye indengakamere bigera igihe butakigezweho ahubwo ubutinganyi buriyongera. Ikibabaje kurutaho ni uko ibihugu bikomeye ku isi ari byo bibushyigikira none bigeze igihe n’amatorero ya gikristo asigaye abona ko ari ibisanzwe bamwe bakanasezeranya abashaka kubana bahuje ibitsina.

Aba batinganyi kuko ari abakire mu isi bagerageza gutangatanga impande zose kugeza ubwo bashora amafaranga mu nzu zandika Bibiliya kugira ngo babakuriremo imirongo ibabangamira. Ni yo mpamvu Bibiliya zihinduka buri gihe.
Ibi bigamije kurwanya Imana n’abantu bayo kuko yagennye ko ababana babyara bakororoka. Bitewe n’uko rero Satani na we agamije kumaraho abantu, yahisemo gukoresha inzira yo kwimakaza ubutinganyi. Ikibabaje ni uko abitwa abantu b’ Imana batangiye kubifata nk’ibisanzwe aho rwose ubutinganyi busigaye bufatwa nk’uburenganzira bw’abantu.

3. Iterabwoba

Yesu yavuze ko tuzumva intambara n’impuha zazo. Iyo urebye intambara zirimo n’iterabwoba ku isi uburyo ziyongera ubona ko ari ikimenyetso utakwirengagiza. Isi ikora ibishoboka byose ariko iterabwoba kuri ubu riri mu bibazo isi yaburiye igisubizo. Ariko nta yindi mpamvu, ni uko ari kimwe mu bimenyetso byo kugaruka kwa Yesu, ni yo mpamvu hashyirwamo imbaraga zikomeye mu kubirwanya ariko bikanga bigakaza umurego.

4. Ubukungu bwifashe nabi

Buri munsi kubaho bigenda bikomera kugeza ku rugero bidashobokera buri wese. Ubu muri ibi bihe, abakire bararushaho gukira abakene bakarushaho gukena bikabije. Abayobora isi babigiramo uruhare kugira ngo bategeke buri wese kubaramya kuko bamubeshejeho. Ibi bifite ingaruka zikomeye ku itorero kuko bikomeye kubwiza ukuri umuntu utegerejeho amaramuko. Iyo umuntu ari we mukire mu rusengero usanga umushumba atinya kuba yamucyaha ku kintu runaka kuko aba afite impungenge ko yahita ahagarika gutanga amaturo.

5. Ikoranabuhanga

Kuri ubu ikoranabuhanga buri munsi ririyongera ku buryo amakuru ku buzima bwa buri wese acungirwa ahantu tutabasha no kumenya. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko nta uzemererwa kugurisha cyangwa kugura atari uwemerewe kuramya inyamaswa. Iyo urebye aho ikoranabuhanga rigeze hazagera igihe nta muntu uzabasha kwivuza cyangwa ngo yemererwe gukora ikindi icyo ari cyo cyose atemeye ibyo Antikristo amusaba (Ibyahishuwe 13). Yesu abaye adatabaye, abenshi bazahindura imyizerere yabo ku bwo gukomererwa n’ubuzima.

6. Gusenyuka k’umuryango

Mu muryango ni ho hari inkomoko y’ ubuzima, ubumuntu, agaciro, urukundo, umutekano, icyizere cy’ejo hazaza n’ibindi. Muri iki gihe umuryango wifashe nabi ku buryo gutandukana kw’abashakanye ari ikintu gisigaye cyoroshye cyane. Ubu mu ngo zimeze nabi cyane, harimo n’iz’abasenga. Yesu adatabaye itorero bizagera igihe abantu baramburira amaboko ibizira.

7.Urukundo rwarakonje

Bibiliya itanga ikimenyetso gikomeye ko abizera bazatakaza urukundo rwa mbere bakica itegeko rikuru ryo gukundisha Imana umutima wose n’ubwenge bwose n’imbaraga zose hamwe no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Iyo habuze urukundo mu bana b’ Imana hasigara amategeko n’imihango itabasha gukiza umuntu kandi udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.

Yesu naramuka atinze n’abari intwari bashobora kuhasiga ubukirisito bitewe n’uko abakirisito bugarijwe cyane. Ubusanzwe umubare w’Abakirisitu usanzwe ari muto cyane bityo n’abari basanzwe bagerageza gukiranukira Imana bazashiraho mu gihe Imana itaba itanze ubutabazi.

Kujya mu ijuru ni by’ umuntu ku giti cye. Bityo reka twibaze: Yesu aramutse agarutse yakujyana cyangwa wasigara? Tekereza ku byagusigaza byose ubyihane ube maso. Zirikana ko n’ubwo turi mu ijoro ry’ibibazo, nta kizabuza Yesu kugaruka.

Pastor [email protected]

Ni gacye cyane ushobora kwinjira mu nsengero z’abakirisitu bavutse ubwa kabiri (born again christians) ugasanga bari kwigisha ibyo kwihana no guhindukirira Imana. Ibi biheruka cyera. Inyigisho z’iterambere n’ibisubizo, ubuhanuzi bw’imodoka nziza n’inzu nziza bireze cyane.

Tutagiye kure ngo tuvuge ko izi nyigisho zeze muri Afurika, reka twivugire hano mu Rwanda. Winjiye mu nsengero cyane cyane iz’amatorero avutse vuba (izo abenshi bakunda kwita “amachurch”) uzasanga bahamagarira abantu kwitabira gahunda runaka, bakazaza bitwaje udutambaro tw’umweru. Uzumva bavuga ko bakwiriye kuzitabira gahunda runaka y’igiterane ngo bazaze bumve ubuhanuzi bwabo. Uzumva umushumba runaka abwira abantu kuza bitwaje pasiporo, permis na diporome zabo.

Iyo uyu munsi ugeze, inyigisho nta yindi aba ari ibitangaza. Aba uri ukubwirwa ko Imana igiye guha abantu bose imodoka zihenze nka V8 na Land Rover. Aba ari ukubwirwa ko abantu bose bakize uburwayi runaka.

Ibi ni byiza pe ndetse simbirwanya ariko se buriya ni byo byihutirwa? Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” (Matayo 6:33).

Iri jambo ry’ubwenge rigaragaza ko igikwiriye kandi gikwiriye kugirwa ibanze ari ugushaka ubwami bw’Imana. Gushaka ubwami bw’Imana hakubiyemo byinshi ariko ik’ingenzi kirimo ni ukwimika no gushakisha uko twubahiriza amategeko y’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni ukuzirikana no kwitondera ijambo ry’Imana kugira ngo tudacumura ku Mana (Zaburi 119:11).

Biratangaje cyane ukuntu amatorero yacu n’ abashumba bacu batuyobya bakatwereka ibidakenewe, kandi igikenewe Imana yarakitubwiye muri Matayo 6:33 ko ubwami bw’Imana ari bwo dukwiriye kubanza gushakwa mbere y’ibindi byose.

Uzasanga akenshi abashumba n’abavugabutumwa bafata umwanya uhagije wo kwigisha abantu ibitangaza, ariko umwanya wo kuba baha amahirwe umuntu ushaka kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza ukabura!

Ijambo ry’Imana muri Luka 12:30 havuga ko ibyo abandi bakeneye ni ukuvuga amazu, imodoka nziza, amashuri, akazi,… byose Imana izi ko tubikeneye. None ikiruta si uko duhabwa inyigisho zikwiriye kuruta kwerekwa inzira y’uburyo twahabwa ibindi kandi Imana yarayiteganyije? Kuki twakwigishwa kugera ku bitangaza mu buryo bwihuse ntitwigishwe kubisigasira igihe bizaba byarasohoye? Ese wahitamo kwibera mu bisubizo ariko ukaba kure y’Imana?

Reka tube maso, twirinde abaduhanurira ubuhanuzi bw’ibinyoma, ahubwo twiringire Imana nayo izi ibyo dukena byose kandi izishimira kubiduha nituyikiranukira. Kuki wakwishimira guhabwa gusa ntutange? Aha ndashaka kuvuga ko niba icyo Imana idusaba ari ugushaka ubwami bw’Imana gusa ibindi byose ikabitugenera, reka tubigenze dutyo.

Nsoza reka mbasabe bene data, tugire umwete wo kuba maso no gusenga kugira ngo tutayobywa n’inyigisho zipfuye zityo.
Imana ibahe umugisha!

Erick [email protected]

Imvugo “abapagani bo mu rusengero” yatangiye kumvikana cyane mu minsi ishize bikomotse ku nyigisho z’ijambo ry’Imana zanyuraga kuri imwe mu maradiyo akorera hano mu Rwanda, iza kugera aho itangira gukoreshwa n’abantu mu mvugo ya buri munsi. Akenshi umupagani wo mu rusengero akunze kuba wa muntu ukora ibikorwa bigayitse bidakwiriye abakijijwe, niho bahera bavuga bati “uriya mwimutindaho, ni abapagani bo mu rusengero!”.

Ku rundi ruhande iyi mvugo ikoreshwa na Bibiliya inshuro nyinshi. Iri mu ijambo ry’Imana kuva mu Isezerano rya kera ndetse na Yesu ubwe yarivuzeho inshuro zitari nke yereka abigishwa ko bakwiriye guhinduka badakwiriye gukora ibikorwa n’abapagani.

Muri iki gihe biragoye kwemeza niba umuntu akijijwe cyangwa adakijijwe bitewe n’uko abakiranutsi ari itsinda ritororoka ahubwo gukiranirwa kugenda gusimbura gukiranuka nyamara Yesu yatanze igisubizo ko tuzabamenyera ku mbuto zabo.

Isezerano rishya rivuga rite abapagani?

1. Ahantu hacuze umwijima: Iyo tuvuze umwijima, bisobanura abantu batarakira ijambo ry’ Imana kuko ari ryo mucyo umurika, ugafasha abantu kumenya ukuri kwabakiza, bakajijuka. Kugeza uyu munsi n’ubwo u Rwanda ari igihugu kirimo abasenga batari bake ariko bakeneye umucyo w’ijambo ry’ Imana bakava mu businzi, ubusambanyi, urugomo, ibiyobyabwenge, urwango, ubwicanyi n’ ibindi (Matayo 4:15).

2. Abapagani barikunda: Yesu yavuze ko nituramutsa bene wacu n’abapagani ni ko bagira (Matayo 5:47). Abantu ucumbikira iwawe, abana wigisha, abo ushakira akazi, ababa mu mutungo wawe si abo iwanyu gusa? Ikibabaje ni uko umuntu atangiza itorero ugasanga umwungirije, abayobora amashami y’itorero rye ari abo mu muryango we gusa ukibaza niba Imana yarahamagaye umuryango umwe ikabaha impano zose? Iyi ni imirimo y’abapagani.

3. Abapagani bahorana amaganya: “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi so wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose (Matayo 6:32). Ukuri guhari ni uko abantu benshi batewe ubwoba n’ejo hazaza bituma bahorana amaganya y’isi.

4.Abapagani bararenganya: Paulo yagiye anyura mu karengane gakomeye atewe n’abapagani bo mu nzu y’ Imana. Biragoye kwemera ko ibi biba mu nzu y’ Imana ariko iyo abantu babiri bagiranye ikibazo umwe akaba afite ubukire undi ari umukene urubanza rutsinda umukene kuko nta kindi bamutegerejeho (Ibyakozwe 21:11, 2 Abakorinto 11:26).

5.Abapagani ibyabo ni amategeko: Biratangaje ko mu nzu y’ Imana usanga bubaha disipulini bashyizeho kuruta kubaha ijambo ry’ Imana. Aha uzasanga umuntu asambana kandi yambaye imyenda idini rimutegeka kwambara, akabeshyera mwene se, akaba yambaye umusaraba munini mu gituza, ugasanga arakora ibyo byose adasiba gutanga igaburo ryera! (Abaroma 2:14)

6.Abapagani ibyo bavuga n’ibyo bakora birahabanye: Ubundi ku mukristo imvugo ikwiriye kuba ingiro. Biratangaje kubona umukristo yigisha abandi ibyo we atabasha gukora. Gukizwa ni uguhuza ijambo ry’ Imana n’ubuzuma ubaho. Iyo bitameze bityo uba uri umupagani wihishe mu itorero (Abefeso 4:17-19).

7. Abapagani buzuye ibibi mu mitima yabo: Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo. Basigaye batangazwa n’uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya (1 Petero 4:3-4).

Ibi hamwe n’ibindi byinshi tutavuze ni bimwe mu biranga abapagani bo mu rusengero. Ikibabaje ni uko hari bamwe baduhatira kubita abakristo kandi imbuto bera ari iz’abapagani. N’ubwo utabibwirwa ariko umutima wawe ni umuhamya ukomeye uguhamiriza ko uri umupagani dore ko burya umutima utajya urya ruswa.

U Rwanda ni igihugu kiganjemo abakristo. Ibi rero bituma n’abakora ibibi bihisha mu madini n’amatorero, bagashaka kugaragaza neza inyuma ariko imbere batarahindutse. Abameze barya ujye ubatera umugongo ntugafatanye nabo mu bibi byabo kuko Imana ibyanga urunuka.

Pastor [email protected]

Imana yaremye umuntu yifuza kubana nawe ariko kuva Adamu akoze icyaha mu ngombyi ya Edeni umuntu yagiye kure y’ Imana bituma Imana ikora ibishoboka byose ngo yongere yiyegereze umuntu. Iyo urebye urugendo rw’Abisirayeli bava muri Egiputa uhita ubona ubuyobozi bw’ Imana n’icyifuzo cyayo cyo kugendana n’umuntu no kubana nawe neza.

Ntibyateye kabiri abantu banga ubuyobozi bw’ Imana (theocratie) bahitamo demukarasi (democratie) aho abaturage ari bo bagira ijambo rya mbere n’irya nyuma. Gusa Imana ibonye bigenze bityo ntiyifuje kuvamo burundu kuko igihugu cya Isirayeli cyayoborwaga n’Umwami, umutambyi ndetse n’umuhanuzi. Bose baruzuzanya n’ubwo nta wavogera inshingano z’undi.

Muri iyi nkuru nifuza kubabwira ko umuhanuzi yabaga ari ijisho rya rubanda aho Imana yamuhishuriraga ibigiye kuba ku gihugu cyangwa umuntu ku giti cye akamuburira. Ibi byatumye Isirayeli iba igihugu cy’icyitegererezo ku isi.

Buhoro buhoro abahanuzi bagiye bata inshingano bakivanga n’ibidakwiriye. Kuri ubu bisigaye bigoye kwemera ko impano nzima zikibaho kuko abahanuzi ari bamwe mu bari kwangisha Imana abantu mu buryo bugaragara. Reka turebere hamwe aho ubuhanuzi bw’ukuri bwapfiriye.

1. Kutamenya ijambo ry’ Imana: Kugira ngo umuhanuzi abe akuze mu gakiza agomba kuba azi ijambo ry’ Imana, rikamukuza agahanura ibidahabanye n’ibyanditse. Ibyo bituma nawe abasha kwigenzura mu gihe atangiye gutandukira, ariko abahanuzi dufite muri iki gihe harimo n’abatibuka gusoma Bibiliya.

2. Ibikomere bya kavukire: Abahanuzi benshi baba baravukiye mu miryango ifite ibibazo, ubuzima bubi bakuriyemo bukabasigira ibikomere bitabarika ku buryo bamwe ubona ari abarakare. N’iyo bahanura bashyiramo amahane yabo ukagira ngo ni ko Imana ikora. Burya Yesu ntakiza ibyaha gusa ahubwo yaje kuvura imvune zo mu mitima. Bitari ibyo, burya ntuzabasha gutanga icyo utahawe.

3. Kwigisha Imana nabi: Abantu benshi bigisha ko Imana ari Imana yica ikarimbura. Batuma benshi bizera ko Imana itababarira. Ibi bituma umwigishwa mushya abitwara atyo akagira ngo ni uko Imana imeze. Bisobanuye ko n’abo azigisha nabo azababwiriza ubutumwa yahawe butabamo urukundo na ruke. Ariko Imana yuzuye urukundo n’imbabazi kuko ibaye uko bayigisha ubanza twese twashiraho. Indirimbo y’ 120 mu gitabo cy’abarokore iravuga ngo: Uwiteka umucamanza iyo ambonyeho amaraso ntancira urubanza rubi ahubwo anyita ukiranuka.

4. Kwirera mu gakiza: Iyo ukijijwe ukirera, ukagera aho ukaba imfubyi mu mwuka bituma utekereza ko ibyo uzi ari ibyo nta bindi nyamara Kristo aragutse. Babiri baruta umwe kandi Imana izi ko umuntu wese aremanye integer nke bityo buri wese akenera umukomeza mu rugendo rujya mu ijuru. Twaravutse ariko ingaruka zo kwirera zigaragarira buri wese.

5. Inzara: Ikivangira abahanuzi ni uguhabwa impano ugahita wifuza gutungwa nazo. Icyo gihe uhinduka umuhanuzi w’indamu kandi burya abatubanjirije ntibigeze bemera ibiguzi. Uzasanga abahanuzi benshi basigaye babwira abantu ibibanezeza kandi bihuye n’ irari ryabo kandi nta cyo Imana iba yavuganye na bo.

6. Ubwibone bw’impano: Biratangaje ukuntu abahanuzi batazi ko icyaha Imana yanga kuruta ibindi ari ubwibone. Uzasanga umuhanuzi yumva aruta abandi bose kandi iyo ugize ubwibone uba ushaka gusangira icyubahiro n’ Imana. Nayo izakurwanya igucishe bugufi. Yesu yavuze ko nidukora ibyo twategetswe ngo tujye tuvuga ko turi abagaragu b’imburamumaro twakoze ibyo twategetswe gukora.

7. Kuvangirwa mu mpano: Uhereye ku byo twavuze haruguru abahanuzi benshi baravangirwa bakizeza abantu ibitazasohora. Ingaruka z’ibi ni ukwangisha abantu ubuhanuzi kandi burya ubuhanuzi bugira umumaro kuko ni umwe mu miyoboro Imana iganirira n’abantu bayo.

8. Gukoresha impano ngo wigwizeho abayoboke: Bamwe mu banyempano iyo bamaze kubona bayobotswe n’abantu akenshi birangira bashinze amatorero, ariko iyo urebye ubuhanuzi butangwa muri ayo matorero akenshi biba ari ukwiringiza abantu ibyo batazigera babona.

9. Kubeshyera Imana kandi itavuze: Bibiliya iravuga ngo havumwe umuntu ubeshyera Imana ko yavuze kandi itavuze. Ese muri iki gihe aho abenshi ntibaba bagendana uyu muvumo bikazabashyirisha mu rubanza ku munsi w’amateka?

10. Abatekamutwe: Hari abantu bahisemo kuba amabandi bitwaje impano, aho bacucura abantu utwabo bavuga ko bajya kubasengera bakabakuriraho inyatsi, imyaku, karande, ariko bakishyuza. Ibi ntaho bitandukaniye n’ ubupfumu bukorerwa mu nzu y’ Imana.

Ibi byose ntibivuze ko nta bahanuzi bazima bariho ariko bidusaba ubushishozi bwinshi no kurobanura imyuka kuko ibyera byose ntabwo ari amata

Pastor [email protected]

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:35).

Kera iyo winjiraga mu rusengero rw’abarokore wakiranwaga ubwuzu, urukundo n’ urugwiro rudasanzwe, wareba ku maso y’abo usanze ukabona basazwe n’ibyishimo. Iyo rero bwo wahatindaga, wabonaga bafite ubumwe utapfa gusanga ahandi keretse mu bamenye Imana gusa. Ibi rero byabaga imwe mu mpamvu zikomeye zatumaga uhageze atifuza kuhava.

Ntabwo ari mu rusengero gusa ahubwo n’aho umurokore atuye wasangaga abana neza n’abaturanyi ku buryo n’abatarakizwa bamutangira ubuhamya. Yabaga yarahindutse by’ukuri ndetse abenshi bakifuza gusa nawe. Ibi nabyo byatumaga abenshi bahindukira, bakakira agakiza.

Uko iminsi yagiye ishira, abarokore bamwe na bamwe bagiye bahinduka ku buryo bagiye barangwa n’intege nke ndetse tutatinya kuvuga ko n’ibyaha kera batatinyukaga batangiye kubikora, maze bigatukisha itorero mu batarakizwa.

Kimwe mu bintu abantu bakeneye ni urukundo, kandi uru rwarazimye.

Ubusanzwe isi yuzuye ibintu byinshi byiza ariko icyo yabuze ni urukundo kandi buri wese ararukeneye yaba akijijwe cyangwa atarakizwa. Biratangaje cyane kandi birababaje ko kuri ubu urukundo rwabuze n’aho twakarushakiye, aha ndavuga mu bana b’ Imana, naho rwarazimye.

Ikibabaje ni ukunyagwa ntubimenye: Uzi gusigarana insengero zubatswe mu buryo bugezweho, amaturo yiyongera buri gihe, ibyuma bya muzika bihenze, abaririmbyi baririmba mu buryo bugezweho, imodoka nziza z’abashumba, amazina aremereye abakora imirimo mu nsengero bitwa ariko washaka urukundo ukarubura?

Nubwo tubifata nk’ibisanzwe ariko itorero rya Efeso Imana yarigaye ko ryaretse urukundo rwa mbere kandi ko niritihana izakura igitereko cy’itabaza aho cyari kiri kugeza aho bazihanira.

Iyo urebye ahahoze iryo torero ubu hari inkuta zisurwa na ba mukerarugendo ariko kubona umurokore byakugora kuko Abayisilamu ari 99,9%. Ikibazo cyabayeho ni ikihe? Bazize ko babuze urukundo rwa mbere nubwo bari bafite ibindi byose.

Ahari urukundo nta bice, kwikunda, kurwanira icyubahiro, kwikubira, kurebera abarimbuka ndetse no gukunda amafaranga birengeje urugero bihaba. Kimwe mu bimenyetso biranga urukundo ni ubumwe. Ibi byasimbuwe n’intambara zidashira ziri mu matorero y’abizera.

Nasoza ngira nti “Tugaruke ku rukundo rwa mbere ni bwo bazamenya ko turi abigishwa ba Kristo”.

Pastor [email protected]

“Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.” (Kuva 20:12)

Kugira ngo umuntu abeho haba harabayeho guhura kw’abantu babiri hanyuma Imana ikaba hagati yabo ikabaha umugisha w’urubyaro. Uwo mwana uvutse afita inkomoko mu muryango kwa runaka na nyirakanaka aho akaba ari naho arererwa agahabwa ubumuntu, indangagaciro nziza, ubusabane, akagira icyizere cy’ejo hazaza.

Iyo umwana atarerewe mu muryango ntagire n’umugisha wo kurerwa n’ababyeyi akenshi akurana ubumuntu butuzuye bityo akaba afite ibyo abura byinshi kandi bizamufasha kubaho mu buzima busanzwe.

Bibiliya yasanze umuntu uko ateye, adashyiriweho amategeko yajya ahora acumura ku nkomoko ye akibagirwa aho Imana yamukuye bitewe n’uko uko umuntu akura agenda yumva ashaka kwigenga.

Hano ndifuza kuvuga ku babyeyi b’uburyo bubiri: Abatubyara mu mubiri nabo dutegekwa kububaha kugira ngo bitazatuzanira gukenyuka, ariko nifuza ko tuvuga ku babyeyi bo mu mwuka.

Umuntu arakizwa akavukira mu itorero runaka bakamurera bakamukuza hanyuma ejo akigomeka kubera kutubaha. Aragenda agacamo abantu ibice kuko yumva we yamenye ibyo abandi batazi agashinga itorero rye ndetse agatwara umubare runaka w’abantu avanye aho yarerewe.

Kuba mukuru, guhabwa impano no kwigenga si byo kibazo. Aho uburyo abasohoka bagenda ntibuzatuma bajyana umuvumo kuko nta mugisha wa kibyeyi bigeze bahabwa? Njye ntekereza ko bibaye byiza uramutse uhamagariwe gukora ibindi nta kibazo ariko birakwiriye ko ugenda ubanje gusezerwaho neza n’abakureze.

Icyo twirengangiza ni uko imbuto yose ubiba ari yo uzasarura kandi Imana izitura umuntu wese ibingana n’ibyo yakoze akiri mu isi. Buri wese utangira umurimo akwiriye kureba urufatiro yubakiraho kuko abenshi bakorera umurimo ku muvumo ni yo mpamvu amatorero ahora acikamo ibice buri gihe.

Birashoboka ko wabyarwa n’ababyeyi cyangwa itorero bafite imyumvire idashobotse ariko ijambo ry’ Imana ritubwira kubana amahoro n’abantu bose. Kuko rero Imana ireba mu mutima, iyo irebye igasanga nta bwigomeke burimo nta muvumo wagufata uwo ari wo wose.

Ijambo ry’Imana ryatubwiye impamvu yo kubaha ngo ni ukugira ngo tuzaramire mu gihugu: Burya buri wese agira igihugu Imana yamuhaye. Ibi twabigereranya n’iyerekwa cyangwa umurimo Imana yaguhaye.

Kuki amatorero, abahanzi, abahanuzi, abavugabutumwa, abanyamasengesho, abanyempano zitandukanye bataramira (kurama) mu mpano zabo? Aho ntibaba babiterwa n’umuvumo wo kutubaha ababyeyi bagakorera mu bwigomeke bityo ejo wabashaka ugasanga barazimye cyangwa bahora bacikamo ibice?

Iyo tuvuze kubaha harimo kumvira, gukunda no kuganduka. Niba wifuza kuzakorera Imana igihe kirekire ujye wirinda ikintu cyose cyatuma utandukana n’abandi ubitewe n’ubwigomeke mu mutima. N’ubwo haba hari ibyo utemera, shakisha ukuntu byarangira mu mahoro hanyuma uzagende ufite umutima wera utakurega ikibi. Ibi bizatuma ugira umugisha mu buryo bwose.

Pastor [email protected]

Ubundi turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza yose ikorewe muri Kristo kandi idutegeka kuyigenderamo (Abefeso 2:10). Ese ibi abantu bose barabisobanukiwe?

Ntabwo tuzi intego yo kubaho kwacu ndetse nta n’ubwo abantu bose bagendera mu mugambi w’ Imana. Ese wari uzi ko iyo umuntu akijijwe aba agarutse mu mugambi w’ Imana akabasha gukora icyo yaremewe muri Kristo Yesu?

Icyo Imana yaturemeye ni ukuyiramya

Kuva umuntu akoze icyaha mu ngobyi ya Edeni, umutima uramya Imana warapfuye. Umuntu yataye ubusabane yagiranaga n’Imana, urukundo ruragenda hasigara umutima utumvira Imana ahubwo ukayoborwa na kamere. Muntu yasigaranye umutima urarikira gusa. Mbere yo gukora icyaha, umwuka ni wo wayobora umubiri ariko nyuma byarahindutse ahubwo kamere y’umubiri aba ari yo iyobora.

Yesu icyo yaje gukora kwari ukuzura wa muntu w’imbere ngo yongere yumve Imana ayiramye babane mu bumwe no mu rukundo. Gukizwa rero ni ukuzuka k’uwari yarapfuye, maze ugasubiza ibintu uko byari bipanze.

Iyo bigenze bityo rero, ubwo buzima burakura bukava imbere bukaza inyuma hanyuma ukabusangiza abandi mu ndirimbo, mu kwera imbuto aho utuye n’indi mirimo myiza yose. Ibyo bituma rero kuramya atari ukuririmba gusa nk’uko benshi babitekereza ahubwo ni ubuzima ubaho buramya bwa buri munsi.

Abantu benshi bazi ko uburyo bwo kuramya ari ukuririmba mu rusengero. Yesu mu kiganiro yagiranye n’ Umusamariyakazi yavuze ko igihe gisohoye, abasenga (abaramya) Data bakamusengera mu mwuka no mu kuri; atari ukumusengera i Yerusalemu gusa. Abantu bibagiwe ko nabo ari urusengero maze bigatuma bifata neza, bakambara neza iyo baje mu nzu y’amatafari ariko hanze bakitwara nabi. Abo ntaho batandukaniye n’abasenga ibigirwamana.

Imbogamizi zituma kuramya bitagerwaho:

Icyaha: Icyaha kijya mu mutima kandi umutima ari wo uramya. Ntabwo bishoboka ko waramya ufite icyaha mu mutima. Ubwo Adamu yakoraga icyaha, yidodeye ibicocero. Burya umutima nturya ruswa. Imana ntiyakwishimira indirimbo zirimo ibyaha Imana, ahubwo izita urusaku. Hari bamwe mu bitwa abaramyi bagendana ibyaha bikomeye. Icyiza kirusha ibindi ni ukwihana kuruta kwirirwa mu nsengero tubeshya abantu.

Amaganya y’isi: Abantu benshi batewe ubwoba n’ejo hazaza. Ntabwo byashoboka ko uramya neza kandi ufite ubwoba bw’ubuzima. Yesu yaravuze ngo “ntimukiganyire ibyo kurya no kwambara kuko umunsi ugira ibibazo byawo”. Ese ubayeho uramya cyangwa wibera mu maganya?

Idini: Amwe mu madini dusengeramo nayo ni imbogamizi ikomeye ku kuramya Imana mu kuri kuko batatwigisha ukuri kuduhindura. Kuki bahisha ukuri? Burya uramutse wigishije ukuri kose uwo munsi hari abataha badatanze amaturo kuko babanza gushyira umutima ku bugingo bwabo kurusha amaturo. Mbere y’uko Yesu aza hari amadini yari yubatse neza ariko atarigeze ahuza umuntu n’ Imana kuko yigishaga ahereye inyuma. Yesu we aza yigisha guhinduka kw’imbere mu mutima bityo baragongana (Matayo 5:20).

Imbaraga z’umubiri: Iyo ukiri muto ntabwo uba uteganya gupfa ahubwo uba wumva nta mpamvu yo kuramya Imana kuko uba wumva ushoboye. Gusa Bibiliya iravuga ngo “ukundishe Uwiteka umutima wawe n’ubwenge bwawe n’imbaraga zawe zose. Wibuke umuremyi wawe iminsi myiza ikiriho kuko hari igihe uzajya uvuga ngo sinejejwe nabyo”. Nukerererwa gukora ibyo Imana yakohereje gukora uzasaza wicuza kandi bizagushyirisha mu rubanza.

Ubwenge bw’isi: Ubwenge bwaba ubwo twavukanye cyangwa ubwo twize, twabuherewe kubaha Imana. Dutegekwa rero kubukoresha mu kuramya Imana. Ese ni ko bigenda? Usanga ahubwo abantu babukoresha mu gushaka imibereho ariko Imana yifuza ko tuyikundisha n’ubwenge nabwo.

Iyo urebye aho ikoranabuhanga rigeze usanga abantu bazakura ubwenge ku kuramya Imana ahubwo bakaramya ubuhanga. Burya ikoranabuhanga iyo ridakoreshejwe neza rishobora kukugira imbata ukibagirwa gusenga no gusabana n’Imana. Ubwenge dufite tubukoreshe turamya bityo izaduha kuvumbura ibizagirira umumaro ubwami bw’ Imana.

Ibigeragezo: Ibigeragezo bishobora kuba imbogamizi yo kuramya Imana kuko iyo ubitinzemo bigera aho ukabiramya ubwabyo bikagutera kujya kure y’ Imana. Burya mu bibazo duhura nabyo dukwiriye kumenya kwiringira Imana kuko ari yo yonyine ibasha kubidukiza. Yesu yaravuze ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange mbaruhure. Iyo Imana ikuruhuye ku bwo kuyiringira urushaho kuyiramya yonyine.

Ubutunzi bw’isi: Uko abantu batera imbere ni ko bagenda bakura amaso ku Mana ahubwo bakiringira ubutunzi kandi Yesu yaravuze ngo “nta wakeza abami babiri”. Mu by’ ukuri ubutunzi bufite imbaraga zituma bwigarurira imitima ya benshi bakibagirwa kuramya Imana. Yesu yatanze urundi rugero ko bigoye ko umutunzi yakwinjira mu bwami ahubwo ngo byakorohera ingamiya kwinjira mu izuru ry’urushinge. Ibihugu bimwe mu byateye imbere cyane byigeze kumenya Imana bigikennye ariko uko ubutunzi bwagiye buzamuka bakuye amaso ku Mana baramya ubutunzi. Imana yifuza ko umugisha wose yaduha udakwiriye kutwibagiza gusabana nayo.

Ibigirwamana: Iyo tuvuze gusenga ibigirwamana tuba dushatse kuvuga iki? Burya kandi icyo umuntu akunda kuruta uko akunda Imana kiba ari ikigirwamana. Ubu abantu benshi bimuye Imana bimika ibindi byinshi ariko Imana yifuza ko tuyiramya yonyine. None wowe mu masaha 24 Imana uyihamo amasaha angahe? Ese ugira akanya wahariye Imana ngo musabane?

Kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike ariko kwitoza kuramya Imana kugira umumaro muri byose.

Imana iduhe imbaraga zo kubasha kunesha ibituma tudaharira ubuzima bwacu kuyiramya, mu izina rya Yesu Kristo, Amen!

Pastor [email protected]

Nanjye ndakubwira nti “Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.” (Matayo 16:18)

Burya buri nzu igira urufatiro yubakiyeho kandi gukomera kw’inzu guterwa n’ uburyo bakomeje urufatiro. Iyo wifuza kubaka inzu ndende bigusaba gucukura ukagera hasi cyane bityo ukizera ko imiyaga n’ibindi bizaza bitazapfa kugusenyera mu buryo bworoheje.

Itorero kugira ngo rikomere biterwa n’iyerekwa ryubakiyeho. Iryo ni ryo rizatuma rigera kure cyangwa hafi. Nifuza kubabwira ko kuba wubakiye ku iyerekwa rizima bitabuza amarembo y’ikuzimu kuguhiga kuko Satani ntagira icyo atinya ahubwo iteka azanwa no kwiba kwica no kurimbura (Yohana 10:10).

Impamvu itiza umurindi Satani mu gusenya amatorero ni iyi: Ni uko amarembo y’ikuzimu aza agasanga warubatse izina ryawe, inyungu zawe, icyubahiro cyawe, ugamije amaronko n’ibindi. Iki kibazo kibaho akenshi igihe intego yawe atari ukuzana abantu kuri Yesu kuko ari we buye rizima. Icyo gihe bimutiza umurindi akagusenyera bimworoheye.

Abubakiye kuri Kristo imiyaga ari yo twise amarembo y’ikuzimu abageza kure Imana ikabatabara ku bw’o ubuntu bwayo. Wowe wubakiye ahandi uzatabarwa nande? Inama natanga ni uko buri muntu wese ufite itorero yareba aho yubakiye kugira ngo amarembo y’ikuzimu nahaguruka asange urufatiro rudafite ikibazo.

Bibiliya ivuga abahungu ba Sikewa bagiye kwirukana dayimoni mu izina Paulo avuga. Dayimoni zirababwira ziti “Paulo turamuzi na Yesu turamuzi, mwe muvuye he? Zibaciraho imyenda zirabakomeretsa (Ibyakozwe 19:13-16). Nahoze ntekereza ko bariya basore bari bafite ishyaka ryiza ndetse bifuza ko umuntu basengeraga akira ariko bibagirwa ko ibibazo by’Umwuka bidakemuzwa umubiri bisanga mu kaga batatekerezaga.

Gukora umurimo w’ Imana utari kumwe n’ Imana ni ukwiyahura. Umunsi Satani yaguhagurukiye uzamukizwa n’iki? Satani ntatinya inyubako nziza y’urusengero, ntatinya imodoka nziza umushumba agendamo, ntatinya izina bakwita mu rusengero. Icyo atinya ni Umwuka Wera wuzuye hamwe n’urufatiro ruzima wubakiyeho.

Abantu bubakiye ku mfatiro zitari nzima byakugora kubamenya nubwo Yesu yatubwiye ko tuzabamenyera ku mbuto zabo ariko bimwe mu bibaranga uzasanga amazina yabo avugwa kuruta insengero bayoboye. Iyo yivuga agerageza kumvikanisha icyubahiro cye kugira ngo yubahwe akereka abantu ko ari umuntu udasanzwe. Uyu ntatinya kuvuga ko akora ibitangaza n’ibindi bigamije kwiyubakaho abantu.

Rimwe nagiye mu rusengero rumwe uwari uyoboye gahunda arahaguruka ati “Tugiye kwakira uwatumye tubaho, uwatumye twisobanukirwa, uwaduhaye ubuzima, uwadukuye ku cyavu, uwaduhaye agaciro, uwatumye tugira amahoro mu mitima yacu, uwatumye twubaka ingo bikemera... ngira ngo barasoza bavuga Kristo Yesu ngiye kumva numva bavuze izina ry’umushumba wabo byarandenze.

Paulo yavuze ko Imana iri mu ruhande rwacu umubisha ntawe. Ariko aha nkibaza burya Imana iyo itari mu ruhande rwawe gutabarwa kwawe kwava he? (Abaroma 8:31). Bamwe na bamwe iyo bazi ko Imana itakiri kumwe nabo bagerageza gushaka amaboko mu bantu bazabarwanirira byakomeye, aho ni ho bakora ibishoboka ngo hatazagira ubasimbura ku buyobozi bw’amatorero yabo.

Mu bintu bibabaje ni igihe abashumba bananiwe kumvikana bakajya kuburana muri Leta ngo ibakemurire ibibazo batumvikanaho maze bakandagazanya mu itangazamakuru, bakangana ku buryo nta usuhuza undi, icyo gihe wibaza niba ari Kristo bakorera cyangwa bafite izindi nyungu zabo.

Imana iduhe kubaka ku rufatiro ruzima nayo yiteguye kuturinda amarembo y’ikuzimu aho yahaguruka avuye hose kuko ari inyungu z’ubwami bw’ Imana. Turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza kandi ikorewe muri Kristo Yesu (Abefeso 2:10).

Pastor [email protected]

Ubwo Adamu na Eva bakoraga icyaha, nyuma yaho bakoze ikosa rikomeye ryo kutemera icyaha bakoze ahubwo umugabo avuga ko ari umugore wabiteye, umugore nawe avuga ko ari inzoka yamushutse birangira bose nta n’umwe wemeye icyaha. Ibyo byatumye Imana ibahanisha ibihano bikomeye, kugera ubwo n’uyu munsi abatuye isi bose bakigerwaho n’ingaruka zo kutamenya kwihana kw’abatubanjirije. Usanga rero biri muri kamere yacu kutemera icyaha. Birumvikana ko uyu muco utari mwiza tuwukomora kuri Adamu na Eva.

Umuvumo ukomoka mu cyaha cy’Adamu na Eva watugezeho twese, ni kimwe n’ ibindi byaha bikorwa muri iki gihe nabyo bigira ingaruka mbi ariko cyane cyane iyo bikozwe n’abavuga ko bamenye Imana byo biba ari bibi cyane.

Kuko dufite kamere y’ Adamu birashoboka ko umuntu yakora icyaha yabigambiriye cyangwa bimutunguye ariko ni byiza no kubanza gutekereza ngo iki cyaha ngiye gukora nzacyihana binyoroheye? Ese Imana nimbabarira abantu bazamfata bate? Ese nyuma yaho sinzajya ngendana ipfunwe ry’intege nke zanjye? Reka mbibutse ko n’ubwo Imana yakubabarira ariko abantu bazahora babikubonamo.

Muri iyi nkuru turabagezaho ibyaha 5 bikorwa n’ abavuga ko bakijijwe ariko kubyihana bikaba bikomeye.

1. Ubwibone:

Ubwibone ni icyaha gikorwa n’abantu benshi ariko bakaba batazi ububi bwacyo. Ushobora kugira ubwibone ku bw’ impano ufite yo gusenga, kubwiriza, guhanura, gusengera mu itorero ryiza wenda ngo kuko rifite disipulini yihariye, gatekereza ko ukijijwe kuruta abandi n’ibindi. Ubwibone bushobora no guterwa n’umugisha Imana yaguhaye aho guca bugufi ukibona. Imana irwanya abibone (1 Petero 5:5-6). Abantu bakora ibyaha byinshi ariko Imana ntirabarwanya ariko iyo wibonye uba uvogereye icyubahiro cy’ Imana. Burya Imana yatanze ibintu byose ariko icyubahiro cyayo irakigumana. Bityo iyo ugize ubwibone ntiyakwihanganira ahubwo igucisha bugufi.

Urugero: Nebukandineza yubatse Babuloni yibagirwa guha Imana icyubahiro yabimushoboje bituma imwohereza kurisha imyaka 7. Herodi yateranyije abantu arabaganirira baramwogeza kugeza ubwo bavuga ko atakiri umuntu ahubwo avuga nk’ Imana. Malayika yamukubise urushyi ahita agwa inyo ako kanya. Nta muntu n’umwe wigize agira ubwibone ngo bimuhire.

2. Kubeshya:

Abantu benshi barabeshya ariko byagera muri Afurika ho uba ubona bikabije kuko n’ibyo tudafitemo inyungu usanga tubibeshya. Wagira ngo biri mu muco wacu. Gusa burya Imana yanga ururimi rubeshya. Bibiliya ivuga ko Yesu ari inzira n’ukuri n’ubugingo, bituma rero ikintu cyose kitari mu kuri Imana ikirwanya cyane. Aburahamu yabeshye ko Sara ari mushiki we, na Isaka umuhungu we abeshya ko Rebeka ari mushiki we. Yakobo yabeshye ko ari Esawu yiba umugisha. Amunoni yabeshye ko arwaye ahubwo agambiriye gufata ku ngufu mushiki we. Ikinyoma cyarakomeje kugera ku bisekuru 7. Menya ko niba ubeshya, nubyara umwana azajya abeshya kurenza uko wowe ubikora.

Ni gute umuntu agera mu mahanga akabeshya ko ari impunzi agahindura amazina ye n’aya se na nyina akabeshyera igihugu? Ibi usanga abantu benshi babikora kandi ari nta wamuhize ahubwo ari uko yishakira imibereho. Aho rero icyaha cyo kubeshya gikomerera ni uko mu gihe ushaka kwihana ibi, bizagusaba kujya muri polisi, ubabwire ngo narabeshye.

Hari abandi babeshya mu bucuruzi bakanyereza imisoro. Hari ababeshya abo bagiye kubana ntavuge ko yabyaye hanze, akirarira imitungo adafite. Hari ababeshya imyaka kuri dipolome, cyangwa agakoresha impapuro mpibano. Hari ubeshyera umuntu ikinyoma kizamucisha umutwe cyangwa kimwirukanisha mu kazi. Akabazo k’amatsiko: Ese n’ubwo wakwihana buriya uzasubira inyuma uvuguruze ibyo wavuze bibi kuri mugenzi wawe? Inama natanga ni uko twakwitoza kubireka kuko kubyihana bizaduhenda.

3. Kwica:

Kwica ni icyaha abantu bakinisha ariko kumena amaraso y’inzirakarengane bibabaza Imana ku kigero kiri hejuru. Ese mwari muzi ko Imana ari yo yonyine ifite ububasha bwo kwambura umuntu umwuka? Imana yivugira muri Bibiliya ngo “Ndi Uwiteka wica agakiza”! None ni gute umuntu yiha ubushobozi nk’ubw’ Imana? N’ubwo umuntu yaba yakugiriye nabi, nta burenganzira ufite bwo kumwica. Imana iravuga ngo “Guhora ni ukwanjye” (Abaroma 12: 9-21).

Abantu barica mu buryo bwinshi. Hari abakobwa bakuramo inda, abubatse ingo bazitwita batazishaka bakica abo bana, abica kuko bagambaniye abandi n’ibindi. Mu bihugu bimwe na bimwe kwica bisigaye bisa nk’umukino usanzwe. Nifuza kubamenyesha ko amaraso ahamagara andi maraso. N’ubwo hashira imyaka Magana, amaraso y’inzirakarengane azakomeza gutaka. Ese mwari muzi ko amaraso y’ Abeli n’ubu agitaka kandi hashize imyaka itagira ingano apfuye? Umuntu ukinisha kumena amaraso aba akururiye umuvumo umuryango we n’igisekuru cyose.

Ibi iyo bikozwe n’abavuga ko basenga byo biba bikomeye. Njye hari ikibazo mpora nibaza: Mu Rwanda muri Mata 1994 hari abakirisitu 95% hanyuma jenoside yakorewe Abatutsi iraba. Ubwo se twavuga ko yakozwe na nde? Ese umuntu watinyutse kumena amaraso bizamworohera kwihana? Ese nanihana sosiyete izamufata ite?

4. Kuba umugore/gabo wa 2:

Iyo dufata ibyemezo mu buzima bwacu hari igihe tubifata tutarebye kure. Ese kuba uhisemo kujya kuba umugore/gabo wa kabiri utekereza ute igihe bizaba ngombwa ko hafatwa icyemezo cyo gutandukana? Cyangwa wakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza Imana ikagusaba kuvayo ubwo bizakorohera warahabyaye, uhafite imitungo, ubuzima bwari butangiye kuryoha? Ese abana bawe ntibazagerwaho n’ingaruka zo kutarerwa n’ababyeyi bombi ku bwo kudafata icyemezo urebye kure? Ndahamya ko iki cyaha ari kimwe mu bigora kwihana kuko bisaba gufata icyemezo gikarishye.

5. Ubutinganyi:

Iyo tuvuze ubutinganyi tuba tuvuze: Abagabo basambana n’abagabo, abagore basambana n’abagore, umuntu ushobora kuryamana n’abo badahuje igitsina ariko anabihuza n’abo babihuje. Hari abandi bihinduza igitsina bavukanye baravutse ari abahungu/kobwa akumva ntabishaka ahubwo akihinduza. Muzajya mubona abahungu bigize abakobwa cyangwa abakobwa bigize abahungu. Mu bihugu biteye imbere barababaga bakabaha n’igitsina kugira ngo bagere ku byifuzo byabo.

Aha twavuga ko hari n’ubusambanyi busanzwe nabwo bugenda bufata intera ndende kugeza ubwo n’ abakristo mu matorero bakora iki cyaha nk’aho ari ibisanzwe. Bwaba ubusambanyi bukozwe abantu bahuye cyangwa ubukoreshejwe ikoranabuhanga bwose ni kimwe. Muri iki gihe amazu akora filime z’urukozasoni muri Amerika basohora izirenze 200 ku munsi kuko ni imari yunguka.

Tukivuga ku byaha bigora kwihana ese iyo uciye inyuma umugore/gabo wawe, aho bizakorohera kubyihana cyangwa bizagusaba ikiguzi kiremereye? Imana irababarira ariko mpamya ko abagira izi ntege nke, uzasanga gushyikira imbabazi z’ Imana bibavuna kuko bagira ipfunwe ry’uko sosiyete izabafata nibimenyekana.

Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho ibindi byaha 5 umuntu akora maze bikamugora kwihana. Ubaye ukora kimwe (cyangwa byinshi) muri ibi byaha, ndagusaba ku bw’imbabazi z’Imana kuzibukira hakiri kare, kuko kubyihana biravuna. Fatirana hakiri kare, urekure, wihane, Imana izakubabarira.

Pastor [email protected]

Ubwo Adamu na Eva bakoraga icyaha, bitanye bamwana habura n’umwe wakwemera icyaha ngo yihane. Ibi byaradukurikiranye ku buryo usanga muri kamere yacu kutemera icyaha ari ibintu tubana na byo.

Kuko dufite kamere y’ Adamu, birashoboka ko umuntu yakora icyaha yabigambiriye cyangwa bimutunguye ariko kandi ni byiza no kubanza gutekereza ngo iki cyaha ngiye gukora nzacyihana binyoroheye? Ese Imana nimbabarira abantu bazamfata bate?

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru twabagejejeho ibyaha 5 bikorwa n’ abavuga ko bakijijwe ariko kubyihana bikaba bikomeye, uyu munsi turabagezaho ibindi 5 byari bisigaye.

6. Gutuka Umwuka Wera:

Nagiye numva impaka nyinshi abantu bibaza icyo gutuka Umwuka bisobanuye ariko reka tugerageze kubisobanura dutya: Gutuka Umwuka Wera ni igihe umuntu akizwa, akuzura Umwuka Wera hanyuma akagwa akabivamo agasubira gukora ibyangwa n’amaso y’ Imana akageza ubwo imirimo y’Umwuka Wera ayishyira kuri Satani agahakana imbabazi z’ Imana.

Ibi mu mvugo ya kirokore babyita “gushayisha mu byaha”. Twagiye tubona abantu bagwa barigeze gukizwa maze bagahinduka bakaba babi cyane kugeza ubwo bivuruguta mu byaha bitandukanye bagatangira gutuka Umwuka Wera bakanahakana amaraso yari yarabejeje (Abaheburayo 6:4). Hari n’abandi bagiye bagwa ariko bakagaruka mu rusengero, bakakirwa bakababarirwa ariko uko umarana iminsi nabo ukabona batarigeze bashyikira imbabazi z’ Imana.

7. Kwiba:

Hari abantu mu buzima batagize amahirwe yo guhabwa indangagaciro nzima ugasanga n’ubwo bakijijwe ariko ntibemereye Umwuka Wera ngo abahe uburere buva mu ijambo ry’ Imana. Bene uwo anezezwa no kurya ibye akarenzaho n’ iby’ abandi. Twagiye tubona abayobozi benshi bigwizaho imitungo ejo ukumva ngo bafungiwe kurya ibyari bigenewe imfubyi, abapfakazi, abakene. Ikibabaje ni uko no mu matorero hari bamwe mu bashumba bagifite uyu mwuka w’ubusambo aho anyereza umutungo ugenewe abandi. Amatorero menshi akorana n’umushinga wa “Compassion International” yagiye agira ibibazo ku bw’ abashumba biba ibigenewe abana b’abakene.

Iyo tuvuze kwiba, ni igihe cyose ufashe ibyo utagenewe. Aha harimo imisoro ya Leta, hari abagabo/gore biba ingo zabo, ibyari gutunga abagize umuryango we akabyinezezamo abandi bakahazaharira. Burya ibyo nabyo ni ubujura.

Aha ntitwareka kuvuga abiba Imana ibyayo. Rimwe nari mu rusengero mbona umuvugabutumwa yigisha avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa bw’abantu badatanga 1/10 noneho arabahagurutsa ngo abasengere. Natunguwe no kubona abakirisitu 90% biba Imana icya cumi. Burya umuntu yatinyutse kwiba mu bwami bw’ Imana ntiwamwizera aramutse akora muri Bank kuko nabwo yakwiba. Uyu muntu umusize no mu nzu yakwiba, umusize mu bucuruzi bwawe yakwiba.

Tukivuga ku byaha bigora kwihana ko bizagusaba gusubiza ibyo wibye aho bizakorohera niba warabikoze uri umukirisitu?

8. Ubugambanyi:

Usibye kugambana ahubwo Imana yanga n’umuntu wayo wicara mu nama zirimo ubugambanyi. Yesu yavuze ko abantu 2 nibahuriza umutima gusaba ikintu cyiza Imana izagikora. Uko ni ko Imana yanga abicara mu nama mbi bagambanira amaraso atagira urubanza.

Wari uzi ko hari abakozi b’ Imana bayobora inama y’umurimo w’Imana baraye bakoresheje indi ku ruhande igizwe n’abantu biyumvanamo gusa. Aha ugasanga abantu baraje kandi imyanzuro iri bufatwe izwi. Ujya kubona ukabona uyu muntu atangije inama ijambo ry’Imana no kuragiza Imana umwanya ugiye gukurikiraho kandi azi imyanzuro yaraye ifashwe. Akenshi iyo bimeze bityo baba bafite uwo badashaka bifuza gufatira icyemezo kizamugeza kure.

Imana yanga ubugambanyi, hatitawe k’ubukora uwo ari we. Njya nibaza buriya iyo wagambaniye umuntu ku bw’ amahirwe Imana ikamurokora iyo muhuye wumva umeze ute? Muka Potifari yagambaniye Yosefu hanyuma Imana iramwibuka iramuzamura. Ntekereza ko mu bo Yozefu yari ayoboye na Potifari n’umugore we barimo. Ese iyo bahura barebana bate? Ujye wibuka ko hari Imana ikurikiranira ibintu hafi wirinde kuba mu nama zimeze zityo bishobotse uzitere umugongo kuko bizakugora kubyihana.

9. Kutizera:

Icyaha cyo kutizera ntabwo abantu bazi uburemere bwacyo ariko nifuza kubabwira ububi bwacyo. Burya ibintu byose bigizwe n’ukwizera. Urugero: Iyo ugenda mu modoka wizera umushoferi utamubajije niba agira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ukizera ko atajya arwara igicuri, ukizera ko akugeza aho ugiye. Iyo winjiye mu nzu wizera uwayubatse ukizera ko itari bukugweho. Iyo ugiye kurya wizera amafunguro utazi niba hatarimo uburozi, wizera umukozi ukamusigira inzu irimo umutungo wawe wose nta n’irangamuntu ye ufite, utazi aho avuka ariko ukamwizera.

Birababaje ko twizera abantu babasha guhinduka ariko bikatunanira kwizera Imana n’ijambo ryayo. Yesu yavuze ko tugize kwizera kungana n’akabuto ka Sinapi twabwira umusozi ukimuka. Abaheburayo 11 havuga ko icyatumye Imana ihamya intwari zo kwizera ari uko bari bagufite kandi utizera ntabasha kunezeza Imana.

Iyo wizeye amaraso ya Yesu nubwo hashize imyaka 2000 apfuye arakweza. Ese utizeye imbabazi z’ Imana azakizwa n’iki? Hari abantu benshi bananiwe kwizera imbabazi, ko Imana ibasha kubabeshaho, ko bazajya mu ijuru n’ibindi. Kubaho ubuzima nk’ubu butizera birabiha cyane.

10. Ibyaha bikozwe n’Umushumba:

Ubusanzwe iyo umuntu yitwa umukozi w’ Imana abantu baba bazi ko ayihagarariye mu isi bityo n’ibyo yakoreshwa n’intege nke abantu bo baba bazi ko ibyo atinyutse gukora Imana ibyemera cyangwa nta cyo bitwaye. Iyo Imana yakugize uwo abantu bareberaho ukwiriye kwitonda kugira ngo utazayobya benshi. Ariko aha nagaruka ku ntama cyangwa abayoborwa burya ntabwo ukwiriye kuyoborwa buhumyi ahubwo dukwiriye Umwuka udufasha kumenya kuvangura ibizima n’ibipfuye. Yesu yavuze ko abakozi bayo tuzabamenyera ku mbuto zabo.

Maze igihe mbona abashumba bamwe bayobya abo bayoboye mu myigishirize kugeza ubwo babatinyura gukora ibyaha birimo kwambara ubusa, gusambana, kubeshya, gutinyura abakobwa n’abahungu batarashakana kubana nk’umugabo n’umugore, hari n’abageze ubwo bategeka abayoboke babo kunywa peteroli, kurisha ibyatsi nk’amatungo, bacucura abantu utwabo bababwira ko babirukanaho imikoshi, imikasiro, karande n’imivumo. Bashumba mwibuke ko muyoboye abo muzabazwa kandi Yesu yavuze ko abigisha bazakubitwa nyinshi.

Nasoza ngira nti nubwo twavuze ko hariho ibyaha bigora kwihana ariko uramutse uteye intambwe ufite umutima uciye bugufi ugasanga Imana yakubabarira kuko yanga icyaha ariko igakunda umubyabyaha igihe cyose uteye intambwe yo kwihana Imana iba yiteguye kukubabarira kandi ntukagire isoni zo kwihana icyaha nubwo waba wumva ko gikomeye Imana izakubabarira igusibeho n’ ingaruka zabyo. Wowe gusa gira umutima uciye bugufi Imana izagufasha ikubohore.

Pastor [email protected]

Kugira ngo umuntu abeho neza hari ibintu bya ngombwa akenera. Muri byo harimo: Ubuyobozi bwiza bumuha umutekano, amahoro, uburenganzira n’ agaciro. Ikindi ni uko buri wese akenera ibyangombwa by’ibanze harimo ibyo kurya, kwambara ndetse n’aho kuba. Buri muntu kandi agira inyota yo kuramya (gusenga) Imana. Iyo utazi Imana nyamana ngo uyisenge ushobora gusenga ikindi kintu ariko iyo ugize umugisha ukakira Yesu nk’Umukiza wawe ahaza inyota yawe.

Abenshi uburyo bubafasha gusenga ni uko baba bafite amatorero basengeramo, kandi amatorero adufasha byinshi kuko aturera akatwigisha kubaha Imana. Kuri ubu amatorero amwe n’amwe afite ibibazo ku buryo akwiriye guhugurwa kugira ngo agaruke ku murongo wo kubaha Imana kugira ngo bidufashe kuhabonera icyo tuza kuyashakamo.

Muri iyi nkuru ngiye kubagezaho bimwe mu bimenyetso biranga itorero ritangiye kugira ibibazo:

1. Itorero rifite ibibazo rihora mu nama z’urudaca: Ubusanzwe inama ni nziza iyo ibivuyemo ari ibyo kubafasha kugera ku ntego z’ibyo biyemeje. Ariko na none iyo itorero rihora mu nama zidafite intego riba ritangiye kugira ibibazo. Uyu munsi mugakora inama yiga ku kibazo, ubutaha ikazaba iyo kucyumvikanisha, itaha ikazaba iyo kugishimangira, ikurikiyeho ikaba iy’ubugororangingo, itaha ikazaba.... umwaka ukarangira nta mpinduka yigeze iba. Iyo bimeze bitya ibibazo biba byatangiye.

2. Itorero rifite ibibazo rihorana abigisha b’abashyitsi: Ubusanzwe tumenyereye ko abashyitsi ari umugisha ariko iyo babaye benshi rimwe na rimwe bizana ibibazo. Ibi biterwa n’uko abashumba baba bazi ko nta kintu bafite cyo guha intama bagahitamo guhisha intege nke zabo mu kurarika abashyitsi iteka ryose. Tekereza uramutse ufite inka ukazihindurira abashumba buri minsi 2. Umwe azikubita uko ashatse. Ese iyo mibyimba zayikizwa n’iki? Ntibyazagera aho zihahamuka maze zabona umushumba zikiruka? Ntabwo abantu bose bahamagariwe gushumba itorero ryawe ahubwo Imana yarikuragije ngo urimenyere ibikwiriye. Nurihozamo abacanshuro bazaryangiza.

3. Itorero ritangiye kugira ibibazo inyigisho zose zihinduka amaturo: Iyo abakirisito bigishijwe neza kimwe mu bintu bitabagora ni ugutura. Ariko iyo itorero ritangiye guhindura inyigisho umwanya wo kuvuga amafaranga ukaruta uwo kubwira abantu Yesu ukiza imitima, ibibazo biba byatangiye. Kimwe mu bibazo abakirisito bo mu matorero atandukanye bafite ni uko buri gihe bitangishwa mu buryo busa n’agahato. Kuva mu isezerano rya kera abantu bitanga babitewe n’umutima ukunze Imana ikabaha umugisha. No mu gihe cya Yesu yagarutse ku gutangana umutima ukunze.

Aha nakwibutsa abitanga nabo ko ituro udatanganye urukundo utazarigororerwa imbere y’ Imana. Ku bw’iyo mpamvu dukwiriye gukoreshwa n’urukundo dukunda Imana atari agahato.

4. Itorero rifite ibibazo umushumba yigisha wenyine: Bamwe mu batangiza amatorero baba bavuye mu yandi bitewe n’umuhamagaro cyangwa ibyo batemeranywa n’aho basengeraga ariko igitangaje ni uko bimwe mu byo banengaga, ari byo nabo bahindukira bagakora. Ahenshi usanga umushumba mukuru ari we uhora yigisha wenyine ntahe akanya abandi kugira ngo izindi mpano z’ivugabutumwa zikure. Abashumba nabo bakavuga ko kizira ko hagira undi muntu wahabwa agatuti (uruhimbi) mu gihe umuyobozi nyir’ iyereka agihari ariko akenshi baba banga uwamenyekana (success) akazahava asohokana abagize iryo torero. Itorero ryubatse ku muntu umwe naryo biba ari ikibazo gikomeye.

5. Itorero ritangiye kugira ibibazo inyigisho zihinduka incyuro: Ubusanzwe iyo abantu bavuye iwabo baje mu rusengero baba baje gushaka icyahaza ubugingo bwabo ariko rimwe na rimwe si ko bigenda kuko batungurwa n’uko bamwe aho guhabwa ubutumwa bwiza umwigisha atangira avuga ibikomere bye, n’ibibazo biri mu itorero ukumva mu by’ ukuri inyigisho ifite abo ishaka kubwira. Baca umugani ngo “Aho impfizi ebyiri zirwaniye ibyatsi ni byo bihababarira”.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho ibindi bimenyetso 5 bisigaye, ntuzacikwe!

Pastor [email protected]

Itorero cyangwa idini nk’uko abenshi babyita, ni ahantu umuntu aba akeneye kuba kugira ngo akuze ubuzima bwe bw’umwuka nk’uko umuntu ubusanzwe akenera umuryango kugira ngo abashe kubaho. Itorero rero hari igihe rihura n’ibibazo bitandukanye bigatuma abo ribereye ubwugamo kandi rifitiye akamaro bahura n’ingaruka zitandukanye. Mu nkuru yacu y’ubushize twabagejejeho ibintu 5 bitandukanye bigaragaza itorero riri mu bibazo by’ingutu, muri iyi nkuru nk’uko twari twabibasezeranyije, turabagezaho ibindi byari bisigaye.

6. Itorero rifite ibibazo ritonesha bamwe: Ubusanzwe umuco wo gutonesha si mwiza na buhoro ariko hari bamwe mu bakozi b’ Imana bagifite uyu muco utari mwiza. Umubyeyi akwiriye gufata abana bose kimwe. Rimwe nigeze kumva umukirisito yitotombera umushumba we ko yashatse ko babonana, anyura ku munyamabanga we amuha randevu (rendez- vous) y’amezi 6 nyamara hari bamwe mu bakirisito bo muri urwo rusengero bamuhamagara kuri telefoni gusa bakarara babonanye.

Iri tonesha hari ubwo rishingira ku butunzi umuntu afite, icya cumi atanga, uko yita ku mushumba cyangwa icyo batekereza azamarira itorero. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko hadashingirwa ku gakiza ahubwo kenshi bareba ibigaragarira amaso. N’ubwo abatoneshwa baba bagira imyitwarire mibi hanze nta cyo biba bibwiye umushumba.

7. Kwimuka kwa hato na hato: Kimwe mu bimenyetso by’itorero rifite ibibazo usanga abakozi bahora bimurwa bya hato na hato. Ibi bikaba ari ikibazo ku bakirisito kuko baba bagitangiye kumenyera umushumba wabo nyuma y’amezi atatu bakaba babazaniye undi ibyo bituma batagira uwo bamenyera.

Tekereza uramutse ufite abana bagahora babahindurira se buri mezi atatu bakababwira ngo uyu ni we so nyuma y’andi mezi atatu bakazana undi. Ubwo abo bana bazagira ubuhe burere kandi uje wese abanza gufata umwanya wo kubabwira ko ibyo uwo asimbuye yabababwiye bitari byo?

Ibi bizana kudindira kw’ibikorwa by’iterambere by’itorero kuko mu mwaka umwe uba utaragira umurongo uhamye wo gukoreramo. Abimura abo bakozi b’Imana baba babifitemo inyungu inyuzwa mu nzangano cyangwa ibindi bakabikemuza guhora bimura abakozi.

Uwavuga ububi bw’ iki kibazo ntiwabumarayo kuko imiryango y’aba bakozi nayo irahazaharira kuko niba ukuye umuntu I Kigali umujyana mu ntara abana bahita bata amashuri, ubukode bw’inzu, inshuti byose bisaba gutangira bushya. Iyo uganiriye n’abana b’abashumba ikintu banga kuruta ikindi ni umurimo w’ubupasiteri bitewe n’ibikomere wabasigiye.

8. Itorero rifite ibibazo ntiritoza abashya: Mu nama Yesu yatanze muri Matayo 28:19-20 yavuze ngo nimugende muhindure abantu kuba abigishwa hanyuma mubigishe kwitondera ibyo nategetse.

Iyo umushumba adafashe umwanya ngo atoze abigishwa be bigira ingaruka zikomeye kuko iyo ashatse gufungura urundi rusengero abura uwo atumayo kuko nta we yatoje. Hari icyo abantu benshi bakunda kwibagirwa; nta muntu uhoraho. N’ubwo waba ari wowe nyir’ iyerekwa, igihe kizagera usaze cyangwa upfe. Mu gihe rero utatoje urubyiruko ruzavamo abagusimbura, iyerekwa ryiza watangije rizarangirana nawe. Yosuwa yarwanye intambara yibagirwa gutoza abasimbura nyuma ye ingaruka zabaye ko Abisirayeli baguye basenga ibigirwamana.

Ikintu gikomeye twibagirwa ni uko iyerekwa rivuka rigasaza. Burya haba hekenewe abantu bantu bakiri bato bazaramira iyerekwa kugira ngo rikomeze.

9. Udukoryo mu gutura: Itorero ritangiye kugira ibibazo abantu bagira intege nke mu gutura no gukora indi mirimo isaba ubwitange bw’amafaranga. Mu matorero ya gikristo amwe n’amwe uzasanga abakirisito binubira uburyo bakwamo amafaranga bavuga ko bayabaka ku ngufu. Nyamara nta kintu kinezeza umukirisito nko gukorera Imana. Kuki basigaye bavuga ko bayabaka ku ngufu?

Abanyamadini nabo iki kibazo barakibonye bahitamo guhimba uburyo buzatuma abayoboke babo batanga amafaranga n’ubutunzi bwabo, bakabwira abakirisito gutanga “Isaka wabo”, kwibuka iminsi ya kera, kugura ubutaka n’amavuta ava muri Isirayeli, gutanga ituro kugira ngo ibyifuzo byawe bisengerwe, kwikuzaho inyatsi, karande, imivumo, imikoshi n’ibindi. Ibi n’ubutekamutwe bukorerwa mu matorero hagamijwe gushaka amafranga.

10. Itorero rifite ibibazo ntiryaguka: Ubundi iyo ubyaye umwana ntakure ni kimwe mu bintu bibabaza cyane. Hari amatorero amwe n’amwe ubona atigera akura, ibi biterwa na byinshi birimo imiyoborere yaryo, kuba abantu nta cyo bahungukira aha twavuga ko nta mbaraga z’Umwuka Wera ziba zigaragaza muri iryo torero bigatuma nta cyo abantu bahungukira.

Ubundi ubutumwa bwiza iyo bugeze ahantu buzana impinduka nyinshi mu bice byose bigize umuntu. Ntibyumvikana rero ko ubutumwa bwiza bugera ahantu ukabona imyaka ishize ari 20 ariko nta kiyongera ahubwo buri munsi ugasanga abantu baraguhunga. Mu gihe ari uko bimeze mu itorero ryawe wakwisuzuma ugahindura imyifatire cyangwa ukajya gusenga ukavugana n’ Imana neza ukareba ko aho uri ari ho Imana yifuza.

Niba utarasomye igice cya 1 kanda hano kugirango ugisome
http://agakiza.org/?Ibimenyetso-10-bigaragaza-itorero-rifite-ibibazo-Igice-cya-I-Pastor-Desire

Ubutaha tuzabagezaho uko ibi bibazo byakemuka ntimuzacikwe!
Pastor [email protected]

Abahanga mu bumenyamuntu bavuga ko umuntu agizwe na 70% y’amazi bityo buri wese arayakenera kugira ngo abeho. Amazi n’ ubuzima, bityo adufasha mu buryo bwinshi ariko cyane cyane uyanyweye afasha umubiri kumera neza. Muri iyi nyigisho turagaruka ku moko 6 y’inyota abantu bagira aho turi buvuge inyota itari iyo umubiri ahubwo mu buryo bw’Umwuka nabwo tugira inyota kandi zitandukanye.

1. Inyota y’ ibyaha

...nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera; (1 Timoteyo 1:13)

Aha Paulo yemera ko mbere yo gukizwa yabanje kuba umunyabyaha Yesu akamubohora, hari abantu usanga bafite inyota y’ibyaha bitandukanye nubwo arangiza kubikora umutima ukamucira urubanza ariko imbaraga zo kubireka akazibura, bamwe barasambana,bariba,umujinya, kubesha, inzangano, ubwibone, kwikunda, ishari n’ibindi

Ikibabaje hari n’ababarizwa mu nzu y’ Imana ariko usanga ahari ingeso zimwe na zimwe bataretse akakubwira ngo njye byarananiye kubireka buri gihe mbyisangamo.
Inkuru nziza: Mu rubavu rwa Yesu havuyemo amazi n’amaraso. Amaraso ya Yesu atweza ibyaha naho amazi akatumara inyota yabyo tukabikira burundu.

2. Inyota y’isi

Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose. (1Yohana 2:15-17)

Iyi mirongo irasobanutse neza ku bantu bakunda isi, iyo tuvuze isi tuba tuvuze ibyo tureba bifatika birimo ubutunzi bw’isi, ibi nibyo tumara umwanya munini tubishaka ku buryo bamwe bibabuza n’umwanya wo gushaka mumaso h’ Imana.Ibyo wazatunga byose umenye ko:
impamba y’urugendo idakwiriye kukwibagiza intego y’urugendo.

Mu banzi 3 tugira, isi, Satani n’umubiri Paulo yasanze uburyo akwiriye kubana n’isi ikwiriye kumubona nk’ubambye nawe akayireba ibambye.

Ikibazo: Birashoboka ko watunga iby’isi utabikunda?

3. Inyota yo gukiranuka:

Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa. (Matayo 5:6). Iyo ukijijwe neza ugira inyota yo gukiranuka ukumva urashaka kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu, iyo nyota ituma wiyiriza ubusa bikoroheye, gusoma bibiliya, guterana n’abandi, gusura abarwayi, gukunda abantu, kwitanga mu buryo butandukanye.

Ikizakwemeza ko watangiye gusubira inyuma wumva inyota yo gukiranuka yaragabanutse ukumva bimwe byiza wagiriraga inyota bisigaye ari ibisanzwe. Ese inyota n’umuriro wahagurukanye n’ibyo ugifite cyangwa uri mu bavuga ngo kera twarasengaga, twaririnda kera kera...........

4. Inyota y’ububyutse:

Mwihane muhindukire ibihe byo guhembuka bibone uko biza bivuye ku mwami Imana (Ibyakozwe 3:19).
Ikimenyetso cy’ububyutse n’uko abantu bihana ibyaha bagakundana. Igihe cyose tukibona inzangano mu matorero nta bubyutse buzaba buraza.
Iyo ukijijwe ntabwo wanezezwa n’ibyaha bikorwa mu gihugu birimo ubusinzi, abagore bicuruza, ibiyobyabwenge, ingo zisenyuka, urugomo n’ibindi ishyingano y’itorero nugusenga ngo ububyutse buze abantu bakizwe. Ikibabaje Yesu nukubona abantu yaremye bari mubyaha bitandukanye.

Aha twakwibaza kuki amatorero avuka buri munsi ariko ibyaha ntibigabanuke mu bantu?

5. Inyota yo gukorera Imana:

Iyo ukijijwe, inshyingano ikomeye uba ufite niyo kwamamaza ubwami bw’ Imana uhereye aho wirirwa, kugera ku mpera y’isi (Matayo 28:19-20). Birababaje kuba hari umuntu umara imyaka mu rusengero atarazana umuntu numwe kuri Yesu. Ariko aha twavuga n’amatorero ya gikristo mu Rwanda yibagiwe inshingano nkuru Yesu yadusigiye. Iyo baba bategura abakristo nk’abazagenda biba byoroshe ko ubutumwa bwiza bukwira isi yose.

6. Inyota yo kugaruka kwa Yesu

Ibyiringiro bikuru dufite nukuzabona Yesu agarutse ku bicu:
Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.... Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu. (Ibyahishuwe 22:17)

Bitewe n’uko ivugabutumwa rihari ari iridukangurira gukunda isi cyane abantu benshi bamaze kwibagirwa ko Yesu azagaruka. Nifuza kubibutsa ko azaza kandi imishinga yacu ntizabuza Yesu kugaruka azadutungura.

Ibimenyetso bigaragaza kuza kwe byose byarangije kuboneka ariko itorero rirasinziriye (Matayo 24) bamwe bari mumaganya y’isi kubwo ibyo batarageraho abandi baguye ivutu kubwo guhaga, torero tube maso.

Pastor [email protected]

Intambara tuvuga muri iyi nyigisho si intambara y’amasasu ahubwo ni intambara yo kwizera kandi iyo irwanwa n’abakijijwe bonyine aho baba bahanganye na Satani utifuza ko bakomeza inzira yo gukiranuka.

Ese urugamba rw’iyi ntambara rutangira ryari? Urugamba rutangira kuva umunsi wakiriyeho Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe. Uwo ni wo munsi wahindutse umurwanyi, ukarwana n’isi na Satani ndetse n’umubiri wawe. Ibi bisobanuye ko burya umunsi wemera kuba umukirisito ari bwo uba wiyandikishije muri iki gisirikare.

Impamvu yo kurwana: Burya urugamba rugera ku ntego yarwo iyo hari impamvu ifatika ituma rubaho. Iyo turwanira kwizera, tuba tugamije kuzabona ubugingo buhoraho. Ikindi gituma turwana ni ukugira ngo ubwami bw’ Imana bwamamare hose, abantu bave mu byaha bakire ubugingo buhoraho.

Abantu benshi bagira ikibazo kivuga ngo “Ese iyi ntambara izarangira ryari?” Bibiliya itanga igisubizo ko iminsi yose umuntu amara mu isi aba afashe igihe mu ntambara. Nta munsi w’ubusa ubaho muri uru rugamba ahubwo turwana buri munsi kandi tuba duhanganye n’ibyo tureba, twumva, dutekereza, rimwe na rimwe tukagira n’intege nke ku bwo gucogozwa n’uwo turwana ari we, Satani.

Ubu ni uburyo 7 bwagufasha kurwana intambara nziza yo kwizera:

1 Kwirinda icyaha: Satani azi ko iyo wakoze icyaha utakaza imbaraga bityo ukaba utakigira amahoro mu mutima. Ni yo mpamvu atifuza ko dutunga umutima utaturega ikibi. Ntabwo wakwitwa umurwanyi kandi umutima wawe ubitse ibyaha. Birababaza iyo uvuga ko ukijijwe ariko uba mu byaha bitandukanye. Gusa ntitwakwirengagiza ko umutima wawe uba ubizi neza ko watsinzwe urugamba n’ubwo abantu bakubona mu murimo w’ Imana.

Mbafitiye inkuru nziza! Burya iyo uri mu rugamba, bijya bibaho ko uraswa. Gusa iyo uvuwe urakira ukagaruka ku rugamba. Yesu yateganyije gufasha abantu bose barasiwe muri iyi ntambara yo kwizera. Ntuzigere wemera ko icyaha kiguherana ahubwo ujye ubyutsa umutwe wihane wature Imana izakubabarira (Ibyakozwe 3:19).

2. Kwirinda amaganya y’isi: Satani ajya aduteza amaganya kuko azi ko Yesu yavuze ngo ntimukiganyire (Matayo 6:25-34). Amaganya y’isi Satani ayakoresha nk’intwaro ikomeye ibasha benshi. Ibi biradusaba kwirinda. Hariho n’abasenga ariko kuko uyu mwambi wamaze kubahinguranya, bituma bahoza umutima ku by’isi, basaba Imana ibirebana n’imibereho bakibagirwa ubugingo buhoraho.

3. Kubabarira: Muri ubu buryo bwo kurwana intambara nziza ni byiza gutoza umutima wawe kubabarira n’utagusabye imbabazi kugira ngo Imana ibe mu ruhande rwawe. Umuyobozi w’Urugamba ari we Yesu Kristo yaravuze ngo nitutababarira abantu ibyaha byabo na Data wo mu ijuru ntazatubabarira, kandi ko umuntu nagucumuraho uzamubabarira 7x70. Reka twibaze: Imana ikubabariye nk’uko ubabarira wajya mu ijuru?

4. Kumvira: Burya kimwe mu bifasha abasirikare beza gutsinda ni ukumvira amabwiriza y’ umuyobozi w’ urugamba. Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye ariko iyo urebye ubuzima bw’Abakirisito birabagora kumvira Imana. Gutegaka kwa Kabiri 8:1 haravuga ko iyo migisha izabazaho ikabageraho nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana. Mutekereze iyo Yosuwa ataza kumvira Malayika, yari kugera kuri Yeriko maze bakamurimburana n’ Abisirayeli bose!

5. Gusenga: Kuko Yesu yari azi urugamba afite, byatumaga arara ku musozi asenga ari wenyine cyangwa ari kumwe n’abigishwa. Ibyo byatumaga agera imbere ya Satani agwije imbaraga z’umutima, agatsinda urugamba bitagoranye. Impamvu imwe ituzanira tugatsindwa ni uburyo tunanirwa gusenga. Bibiliya ivuga gusenga nk’itegeko ntabwo ibidusaba. Kwishora muri iyi ntambara yo kwizera udasenga ntaho bitandukaniye no kwiyahura.

6. Ibyiringiro: Pawulo yari afite uburambe mu kurwana iyi ntambara. Umva inama yatugiriye: Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye (Abaroma 12:12). Umusirikare watakaje ibyiringiro biragoye ko yatsinda urugamba. Abantu benshi bitewe n’ibigeragezo bamazemo igihe, batakaje ibyiringiro basigaye batura amagambo yo kunanirwa ariko biragatsindwa ko wamanika amaboko imbere ya Satani kandi wari umaze igihe kirekire mu rugamba.

7.Kwihangana: Inzira ijya mu ijuru ntabwo igororotse ku buryo nakwizeza ko nta kibazo uzahura nacyo. Si ko bimeze pe! Rimwe na rimwe uzahura n’ibigusaba kwihangana kandi hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba (Yakobo 1:12).

Ubusanzwe hageragezwa kwizera kwacu ngo turusheho gukomera nyuma tuzabashe gukomeza abandi.

Mu ntambara yo kwizera ujye wibuka ibi:

- None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? (Abaroma 8:31)

- Ibikenewe kugira ngo urwane intambara nziza birahari: Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? (Abaroma 8:32)

- Umugaba w’Urugamba arizewe kuko yageragejwe na byose ariko nta cyaha yigeze akora ubwo yatsinze yiteguye kudutsindira. (Abaheburayo 4:15)

Pastor [email protected]

Inkuru nziza!

Ukwezi kwa 9, ukwezi ko kubyara!

Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?" Ni byo Uwiteka abaza."Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?" Ni byo Imana yawe ibaza (Yesaya 66:9).

Ukwezi kwa cyenda kuvuze byinshi cyane cyane ku bantu batwite iyo uku kwezi kugeze barishima cyane kuko baba bumva ko bagiye kuruhuka.

"Muri uku kwezi kwa cyenda, Imana iguhe kuruhuka mu Mwuka,ubugingo n’ umubiri"

Inda uko wayitwita kose ntirenza amezi 9 " Humura ibyo unyuramo bifite igihe bitazarenza"

Mu gihe cyo gutwita ubeshwaho no kwizera ibindi bibera aho utareba "Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi imirimo y’Imana ikora byose (Umubwiriza 11:5).
"Girira Imana icyizere ibindi ibirimo izabirangiza neza kandi izabiguha byuzuye"

Kubona umwana wari utegereje amezi 9 byibagiza umubabaro wagize mu gutwita no kubyara "niko uzishima ubonye amasezerano utegereje igihe kinini"
Imana ituma batwita izatuma babyara

"Ntabwo Imana yaguha iyerekwa ritazasohora".
Nkwifurije ukwezi ko gusohorezwa amasezerano

Uyu munsi: 09-09

Pastor [email protected]

Muri iyi nyigisho nifuza kubahishurira imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli ariko n’ubu Satani akaba agikomeje kuyikoresha arwanya abana b’ Imana. Biradusaba kuyirinda kugira ngo tutayigwamo.

1. Mugende ariko ntimuzajye kure cyane (Kuva 8:24)

Satani azi ibyiza byo gukizwa no kuramya Imana kuko yabihozemo. Ntabwo yifuza ko twinjira cyane ngo tuvumbure uburyohe bwo kubana n’ Imana neza bityo ahora aturiganya.

Abantu benshi barakijijwe ariko basigarana ingeso za kamere zitatuma baramya Imana bisanzuye kuko iyo ufite icyaha utaramya Imana ngo byemere ahubwo uhorana umutima ugucira urubanza ugatinya kureba Imana mu maso. Urugero: Umwana w’ikirara yagiye kure n’igihe yagarukaga yabwiye se ngo ‘singikwiriye kuba umwana ahubwo nshyira mu bagaragu mbone ibiryo gusa’. Dukwiriye kumaramaza tugakizwa neza tukagera kure kugeza ubwo tuzagira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu (Abafiripi 2:5), tukagera ku gihagararo cya Kristo (Abefeso 4:13).

2. Ikibatakisha kugenda ni ubunebwe, mubongere ibikorwa bakore bibagirwe Kanani (Kuva 5:6-9)

Muri iki gihe buri wese aba akubwira ko ananiwe (stress) kubera gushaka ubuzima, bamwe bakanicwa n’imitsi yo mu mutwe yaturitse. Ibi bituma umwanya duha Imana ugabanuka ku buryo abakibonera Imana akanya ari mbarwa. Ikibabaje ni uko usanga hari abakora cyane kandi ugasanga nta n’icyo bungutse ahubwo duhorana ibirarane by’ibyo tutarabona n’ibyo twifuza kugeraho mu gihe kiri imbere, ku buryo dusa n’abari mu marushanwa y’ubuzima.

3. Hagende abagabo gusa (Kuva 10: 11)

Satani arabizi neza ko ubuzima bwo kubaha Imana butangirira mu muryango. Iyo Imana ibuze mu muryango byose biba bipfuye. Mu nshingano z’abashumba, Paulo yavuze ko utazi kwita ku rugo rwe atabasha kuyobora itorero. Mu muryango ni ho Imana yishimira kuba kuva Imana irema, muri Edeni, Nowa, Abrahamu, kugera kuri Yesu bose babaga mu muryango. Satani azi ko mu muryango ari ho twakirira indangagaciro zose, ubumuntu, agaciro, urukundo, kubaka ejo hazaza n’ibindi.

Iyo udafite amahoro mu muryango cyangwa utera imbuto, kuramya Imana ku ruhimbi uba urimo kubeshya abantu. Abantu benshi bitwa ko bakijijwe bakorera Imana bayiramya ariko bafite ubuhamya bubi mu buzima busanzwe no mu miryango yabo. Ibyo bituma Imana itubahwa ahubwo igatukwa bitewe n’imyitwarire yacu mibi.

4. Mugende ariko imikumbi yanyu n’amashyo bisigare (Kuva 10:24)

Bibiliya ivuga ko dukwiriye gukundisha Uwiteka n’ubutunzi bwacu. Ntabwo bishoboka ko waha Imana umutima ngo uyime ubutunzi bwawe kuko gukunda udatanga ntibibaho. Satani yariganyije abakirisito ibanga ry’umugisha (gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa) uretse no kuba tuzabigororerwa ahubwo no muri ubu buzima biradufasha cyane. Birababaza ukuntu abatazi Imana ari bo bakoresha amahame ya Bibiliya, ugasanga bibahesheje umugisha.

Kwigwizaho ubutunzi si umuco w’abizera ahubwo gutanga ni byo byiza. Abanyafurika tuzi guhabwa gusa. Dukwiriye kwitanga twe ubwacu n’ibyo dutunze, nturye wenyine, ngo wambare wenyine.

Yesu yaravuze ngo ‘nari nshonje, mfunzwe, ndwaye, nyotewe, nambaye ubusa hanyuma uworoheje hanyuma y’abandi mwabikoreye ni njye mwabikoreye’.

Imana yagerageje Aburahamu imusaba gutanga Isaka. Atsinze icyo kigeragezo Imana yamusezeranije ko azaba Sekuru w’amahanga.

5. Farawo akurikira Abisirayeli (Kuva 14:5-)

Ubwo Satani yagerageza Yesu mu butayu, yamuretse amutega ikindi gihe hanyuma mu nyanja aramutega asinziriye abateza umuraba ariko ntibarohama. Yarongeye amutegera muri Petero ntiyatsinda, i Getsemani, Golgota amaherezo aratsinda none ubu amavi yose aramupfukamira.

Satani ntashobora kutureka burundu ahubwo buri gihe ahora yifuza icyo yakora ngo utazabona ubugingo buhoraho. Aragukurikira kugeza n’iyo ugeze ku nyanja itukura. Icyiza dukwiriye kuzirikana ni uko uturi imbere yanesheje byose kandi uruta Mose ni Yesu umwana w’ Imana.

Icyitonderwa: Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. (Abefeso 5:15-16)

Pastor [email protected]

Gusenga ni imwe mu nzira zitwinjiza mu basabane bwacu n’ Imana ariko uko ubuzima bugenda bukomera bamwe babura akanya ko gusenga abandi bakaba barasubijwe batagifite ibyifuzo byinshi babwira Imana. Ku bw’izo mpamvu gahunda z’amasengesho zihuriza abantu hamwe bisigaye bigoye kuzibonekamo.

Hari ikintu gitangaje! Iyo utumiye abantu ko hari ibirori birimo kwishima, amafunguro n’ ubusabane, n’ubwo watumira abantu ubatunguye ntibabura akanya. Ibi bikaba byaguha gutekereza, ese ni ukutamenya agaciro ko gusenga cyangwa ni uko Satani arwanya amasengesho?

Reka turebere hamwe mu gihe cya Yesu uko byari bimeze. Hafi buri gihe abantu bazaga kuri Yesu gushaka imigati n’ibindi bitangaza bagakubita bakuzura ariko mu by’ ukuri si impinduka y’ubugingo bashakaga. Rimwe Yesu yigeze kubagerageza abishaka ababwira ko uwo munsi nta migati ihari ahubwo ababwira ko ari we mutsima w’ubugingo. Iryo jambo ryarabagerageje bahitamo kumuvaho hasigara 12 gusa (Yohana 6:25-66).

Ese dukwiye gusenga kuko dufite icyo dushaka kuri Yesu cyangwa dukwiriye kumusenga kuko tumukunda?

Itegeko rikuru riravuga ngo “ukundishe Uwiteka umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose”. Njye ntekereza ko kujya kuvugana n’uwo ukunda bitakugora kuko urukundo ruraguhata.

Hari ikindi twatekerezaho: Uzi ko iyo umuntu afite ikintu kimubabaje cyane atabura akanya ko kujya gusenga? Ariko iyo tuguwe neza tugira za gahunda nyinshi zitatuma tubona akanya ko gusenga. Icyo gihe impamvu ziba ari nyinshi kandi zumvikana. Abantu bamwe bari mu bihugu byateye imbere bakubwira ko nta mpamvu yo gusenga kuko gusenga ari ugusaba kandi bo nta cyo basaba Imana.

Hari ibanga mu gusenga: Yesu ni umwe mu bagira akazi gakomeye kuko yigishaga abantu barenze ibihumbi 20 atagira indangururamajwi kandi akakira abantu benshi. Igitangaje ni uko nta joro na rimwe yasibye kwihererana na se, ahubwo yafataga umwanya urenze amasaha 4 buri joro agasenga. Aho ni ho yakuraga imbaraga zo gukora umurimo we neza.

Reka tuzirikane ibi: Burya ibindi bintu byose dukora bituma dutakaza imbaraga ariko ikintu cyonyine ukora kikwakwinjiriza imbaraga ni ugusenga gusa. None niba dukoresha imbaraga tutinjiza, izo mbaraga tuzikura he?

Pastor [email protected]

Bimenyerewe ko buri gikorwa cyose gikozwe n’Abakirisito gitangizwa n’isengesho kigasozwa n’isengesho. Ubona ku bitwa abakirisito bose bimaze kuba umuco ko buri kintu bagisengera. Uzasanga iyo aba bagiye gufata amafunguro, kuryama, cyangwa gukora ibirori runaka babanza gusenga. Ku rundi ruhande hari n’igihe bafata igihe bagasengera ibyifuzo bashyizeho umwete.

Muri iyi nkuru twifuje kugaruka kuri amwe mu masengesho adafite umumaro bamwe mu bakirisito basenga batabanje kubitekerezaho neza bigatuma Imana itabasubiza kuko Yesu yaravuze ngo “murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi”.

1. Gusengera abashonji: Iyo Abakirisito bagiye gufata amafunguro, ntibabura gusengera abatabonye ifunguro ngo Imana ibibuke ibagaburire ariko bakirengagiza ko biri busigare ku meza bikamenwa. Aha twakwibaza niba baba batekereza ko Imana izajya mu gikoni igateka ngo igemurire abashonje? Ni gute wasaba Imana kugaburira abashonje kandi ubisigaza ukabimena? Ese utekereza ko hafi yawe, aho usengera cyangwa utuye nta bantu bashonje bahaba?

2. Gusengera imfubyi n’abapfakazi: Iyo uteze amatwi amasengesho y’abarokore, uzatungurwa no gusanga ko badashobora gusoza badasengeye imfubyi n’abapfakazi ngo Imana ibiteho. Ni gute twasenga ngo Imana ibiteho ariko tukaba tudashaka kumenya ibibazo byabo?

Imfubyi n’abapfakazi baba barakomeretse mu marangamitima, bakeneye uwo basangira uwo mubabaro ariko ntabwo tubabonera umwanya. Iyo tubyibutse rimwe mu mwaka dutanga kawunga n’ibishyimbo. Abantu bagiye bafata iminota mike bagasura imfubyi byaruta guhora usenga utazi ibibazo bafite.

3. Gusengera abarwayi ngo Imana ibakize: Iyo umuntu arwaye aba yifuza umuntu wamuba hafi ariko bitewe n’uko abantu bagenda bagira imirimo myinshi, usanga babura umwanya wo kubageraho. Birababaje kubona ibitaro bizengurutswe n’ amatorero nk’icumi ariko ugasanga mu bitaro harimo abantu badafite ababarwaza n’ababagemurira, yewe banavurwa ugasanga babuze ubwishyu.

4. Gusabira abafunzwe: Hari uburyo twishyizemo ko abafunzwe bose ari abanyabyaha. Ese iyo umuntu agezeyo akihana buriya Imana imufata ite? Ijambo ry’ Imana ridutegeka kubasura no kubitaho. Wasanga tubasuye havamo n’abakizwa. Dufite Abakirisito bangahe mu gihugu bateka ibiryo bakabijyana kuri gereza kandi nta muntu we afungiyeyo? Bake babikora Imana ibahe umugisha.

5. Gusenga ngo abakene Imana ibibuke: Ubutunzi bwose bw’isi bufitwe n’ abantu batageze ku ijana 100 gusa. Iyo usomye inkuru ya nyamutunzi na Lazaro uhita ubona uko abakene bafatwa mu isi. Ubutunzi Imana yarabutanze ahubwo uburyo busaranganywa ni byo birimo ikibazo. Ikibabaje rero ni uko bamwe mu bikubira harimo n’abigisha ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa. Ni gute umushumba ahagarara mu iteraniro akirata ko ari umukire, ko afite imodoka ihenze n’amamiliyoni abitse kuri konti kandi imbere ye hicaye abakene babuze n’ubuzima bw’ibanze?

6. Gusenga ngo igihugu gitere imbere: Ubuhanuzi bwinshi bwizeza abantu ko Imana ibahaye visa y’ Amerika, u Burayi n’ibindi. Njye nkibaza impamvu abantu bifuza kujya ahandi hameze neza ahubwo ntibashishikazwe no gutuma igihugu cyabo kiba cyiza!

Biratangaje ukuntu Umukirisito akora ibituma igihugu kidatera imbere akanyereza imisoro akanezezwa n’uko bakoze umuhanda wa kaburimbo, bashyize amatara ku muhanda, isuku n’ibindi. Tugabanye gusengera igihugu ngo gitere imbere ahubwo dukore ibiteza igihugu imbere, dutange serivisi nziza, dukore amasaha ategetswe dukiranuke mu byo dukora, igihugu kizatera imbere.

7. Gusaba Imana amahoro: Amahoro ni ikintu umuntu wese yakwifuza. Si umuntu gusa kuko iyo amahoro ahari n’inyamaswa zigubwa neza. Ahari amahoro haba hari ubuzima. Amahoro rero usanga ari kimwe mu bigaruka mu isengesho ry’abarokore. Amahoro yitwa amahoro iyo atangiriye mu mutima w’umuntu agakomeza mu bo mubana.

Wari uzi ko iyo uryana n’ uwo mwashakanye uba ugize uruhare rwo gusenya amahoro wirirwa usengera? Iyo abantu barya cyangwa batanga ruswa, iyo bareka abana bakajya mu biyobyabwenge, ubusinzi no kwiyandarika, ibyo byose bibuza amahoro imiryango. Ese waba ukora ibikorwa bituma abantu babura amahoro hanyuma ugasaba Imana amahoro?

Bishop Louis MUVUNYI Ukuriye EAR Diocese ya Kigali

Ni mu ijambo ry’Imana Bishop Muvunyi Louis uyobora Diyoseze ya Kigali(EAR) yavuze mu birori byabereye kuri Paruwasi ya Kanombe , kuwa 21 Mutarama. Ni umuhango wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo : kurambika ibiganza ku bakristo (gukomeza) , kwinjiza abagabo muri Fathers’Union (umuryango w’abagabo biyemeje kubaka ingo za gikristo), gusezerera Rev. Canon Twahirwa Peter warugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ,kwakira abapasiteri bashya, aribo Pasiteri mukuru Elisa Mutabazi na Abert Mugenzi baje gukomereza umurimo w’Imana muri i iyo Paruwasi.

Mariko 1:14 (Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya I Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati 15 “igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane , mwemere ubutumwa bwiza.”). Uyu ni Yohana umubatiza wawundi wabatije Yesu kristo, wa wundi wabaye integuza waje gutegurira Yesu kristo, wawundi wabwirizaga ubutumwa mu butayu avuga ati “ ndi ijwi rirangurura, mwihane muhindukire mwakire agakiza k’Imana ”. Amaze kurangiza uwo murimo we amaze no kubatiza Yesu, Yesu atangiye umurimo, Yohana abanzi be bamugiriye ishyari cyane kandi barikubura baramwanga kuko yabwirizaga ubutumwa buryana cyane bukora ku bisebe by’ibyaha n’imibereho idahesheje Imana icyubahiro mu mibereho yab’icyo gihe.

Yohana baje kumufata bamuca igihanga, ariko arangije umurimo we. Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya I Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati: ” Igihe kirasohoye ubwami bw’Imana buri hafi, nuko mwihane mwemere ubutumwa bwiza” . Anyura uruhande bw’inyanja y’I Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha inshundura mu inyanja ati :“Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu”. Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se bari mu bwato bapfundikanya inshundura. Uwo mwanya baramukurikira basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi bakurikira Yesu. Ijambo Yesu yatangiye abwiriza ubutumwa ni iryo ngiryo. Yatangiye avugango igihe kirasohoye ubwami bw’Imana buri hafi. Abantu ahuye nabo bose, abaje kumwumva bose akababwirango mwihane ubwami bw’Imana buri hafi, iyo niyo yari intego y’ubutumwa bwiza Yesu yaje avuga kandi niyo yakabaye intego y’ubutumwa bwiza bw’Imana mu itorero rya none.

Mwihane mwemere ubutumwa bwiza bw’Imana, iryo niryo jambo ryatumye abicyo gihe bakenera kuryumva neza kugirango basobanukirwe icyo Yesu yavugaga, kuko ryari ijambo ridasanzwe ubwami bw’Imana burabegereye , buri hafi, buri iruhande rwanyu mukizwe. Icyo gihe iyo wavugaga ubwami bw’Imana “kingdom” cyari ikintu gikomeye cyane kuko hariho ubwami bw’Abaroma kandi baribarigaruriye isi y’icyo gihe. Yesu yavutse hariho ingoma y’Abaroma niyo mpamvu iyo wavugaga ubwami , abanyepolitike bashakaga kumva icyo ushaka kuvuga n’abaturage bakaritekerezaho bashaka kumenya icyo ushaka kugeraho.

Byatwaye Yesu igihe kugira ngo abantu barisobanukirwe kuko bamwe babanje gutekerezako aje guhirika ubutegetsi bwariho ” Cout d’etat”, bagizengo aje guhirika ingoma y’Abaroma, bagizengo aje gushyiraho guverinoma nshya ngo ababohore ingoma y’Abaroma yari ingoma y’igitugu, baravugango turahiriwe tubonye udukubitira Abaroma ariko baza gusanga atariwo mugambi Yesu yarafite.

Yesu yavugaga ubwami mu bundi buryo. Agerageza kubisobanura ngo ubwami bw’Imana buri muri mwe , ngo umwami bw’Imana ni akabuto kagomba guhagurukira muri mwe mu mitima yanyu. Ni ukuvugango impinduramatwara kugirango ubwami bw’Imana bukure yari ugutangirira mu mitima y’abantu, bakava mu byaha kandi ubu butumwa bwari ubw’abanyamahanga bukaba nubw’Abayuda bibwiragako ari abana b’Imana.

Ubwami bw’Imana buhindura umuntu butangiriye mu mutima nibwo Yesu yavugaga. Muhindukire mube abana b’Imana, buzatahe ubwami bw’Imana. Ubu nibwo butumwa no muri iki gihe cyacu cya none, itorero duhamagarirwa kubwiriza abantu b’Imana ngo bakizwe bahindukire bemere ijambo ry’Imana, babe ibyaremwe bishya bategurwe babe abaturage biy’isi ariko ari abazataha ijuru.

Ubu nibwo butumwa bwatumye abantu bahinduka : Abari abasinzi barahinduka, abari ab’icanyi nka Pawulo barahinduka ,abasambanyi barahinduka, abajura barahinduka,abasengaga ibishushanyo barahinduka, maze itorero ry’Imana riratangira. Iri jambo niryo ryahinduye ab’igihe cyambere ribagira abana b’Imana,batangira umurimo mu itorero, batangira kugendana n’Imana. Umuti uhindura umutima wari ubonetse, icyomoro gihindura ubugingo cyari kibonetse. Itorero rifite umuti ukomeye. Ntabwo 1930 cyangwa Mageragere(Gereza) zakiza abantu, Yesu ataragera mu bugingo bwawe ntacyo uzishoboza.

Ntawamenya icyo Yesu yabonye mu barobyi, intumwa za Yesu abenshi bari abarobyi. Yesu yariyaritegereje abarobyi abonako ibibaranga byabaranga bakorera Imana. Abarobyi babyuka mu gicuku, bagenda baririmba bafite morale, bakora umurimo wabo ugoye ariko baba bishimye.

Nta murobyi ugenda ari umwe bagira gukorana (teamwork), niyo mpamvu Yesu yabahamagaye ati “ uko kwihangana nimukuzane” muze mukorere Imana. Nimuze nzabagira abarobyi b’abantu ,Bumva Yesu afite icyo isi idashobora kubaha. Hari abasiga kuba abapolisi, hari abasiga kuba abarimu, hari abasiga kuba abanyepolitike bakaza bakaba abapasiteri, bakaba abavugabutumwa.

Yesu agusaba kugira ibyo usiga. Icy’ingenzi ni ibyaha, ni za ngeso zidahesha Imana icyubahiro, ni ya mico idahesha Imana icyubahiro, ni ya mico itukisha ishusho y’Imana iri muri wowe.

Yesu abafashe kurushaho gukora ibikwiriye kugirango tuzabashe gushyika aho twateguriwe mu bwami bw’ijuru.

Ismael [email protected]

Iri ni ijambo ry’Imana, Mwarimu Nzaramba Jean paul yavugiye mu gitaramo "Ibyo ntunze Live concert" yabereye muri Selena Hotel kuwa 02 Nzer, 2018i.

1 Petero 2:9-10 “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.”

Matayo5:13-16: “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. “Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. 16 Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.”

Abakorosayi 3:17 “Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.”

Itorero rya Yesu ritandukanye n’idini, hari inshingano umwami Yesu yahaye itorero. Abantu baba mu madini natandukanye ariko muri yo harimo itorero ry’umwami Yesu. Yesu yahamagaye Petero kandi petero yabonye ibintu bikomeye kuri Yesu kuko yari intumwa ye.
Petero yavuze ibintu bikomeye.
• Muri ubwoko bwatoranyijwe
• Muri abatambyi w’umwami
• Muri ishyanga ryera
• Muri abantu Imana yatoranyije kugirango mwamamaze ishimwe ryiyabahamagaye
• Ibakuye mu mwijima ibageza mu mucyo w’itangaza
• Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana
• Mwari mutarababrirwa ariko mwarababariwe

Abo bantu batuye he ? abo babahe ? batuye mu isi , isi ishobora kutabamenya, isi ishobora no kubasuzugura, ni intumwa za Yesu , bagaze mu cyimbo cya kiristo , bafite ubutumwa bwa krisito, barimo baravuga nk’ibyo krisito yakivugira, bakora nk’ibyo krisito yakikorera, bahagaze mu mwanya we, abo bavuye mu bandi ni ubwoko butuye ukwabwo. Abo muri miriyari zirenga 7 zituye isi abamwemeye bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana b’Imana. Abo ntibabya we n’umubiri , ntibabyawe n’ubushake bw’umugabo n’umugore , abo babyawe n’Imana. Barihariye, batandukanye n’abandi. Abo nibo petero yavuze.

Aho utuye n’aho ukorera inshingano ufite ni izo kuba umunyu w’isi. Bibiliya yavuzengo umunyu nukayuka bawushyira hasi bakawukandagira, ntacyo uba ukimaze. Bibiliya yavuzengo muri umucyo w’isi, yababwiye ngo mu meze nk’umudugudu wubatse ku mpinga y’umusozi , uko niko itorero rimeze. Usohotse hanze ushobora kubona umusozi wa mot Kigali cyangwa Jali, niko itorero rimeze rigaragarira bose, ntiryihisha. Aho tuba aho dutuye tumeze nk’umudugudu wubatse ku mpinga y’umusozi. Kandi tumeze nk’amatabaza , ntawatwikiriza itabaza intonga. Ushyize itara ho inkangara ntiryamurika. Abo bantu ibyo bakora byose babikora mu izina ry’Umwami Yesu, muri bo ntakizira kirimo.

Mu madini hashobora kubonekamo intambara, ubusambanyi, amatiku, hashobora kuboneka abangana , abarwana, mu idini ibyo byaha birimo ariko itorero rya kirisito rirera risa n’umwami waryo, umushumba waryo w’ukuri ni Yesu krisito, ababa mu iterero ntibarebera ku wundi, Yesu niwe cyitegererezo, bagenda nkuko krisito agenda, icyo bakoze cyose bagikora mu izina ry’umwami wabo Yesu krisito.

Abarwaniye amafaranga n’abandi bose baterana ingumi ibyo byose biba mu madini,abarwana, abasambana,abiba, abakubita abagore, abatagandukira abagabo abo bose ni abanyedini. Itorero ryubaha umwami waryo. Ntibakurikira inyungu zibatandukanya n’umwami wabo.

Cya ki jambo ujya uvuga ujye ubanza urebe ko ukivuze mu izina rya Yesu, hanyuma uzakireke kuko icyo tuvuze cyose , icyo dukoze cyose tugikoraga mu izina rya Yesu. Ukwiye kwambara mu izina ry’umwami, ukarya mu izina ry’umwami,ugacuruza mu izina ry’umwami , ukwiye kubikora nkuko Yesu yabikora. Niwandika fagitire uyandike mu izina ry’umwami Yesu, niba wayishyiramo amanyanga ntabwo Yesu akora amanyanga. Abayobora matorero bakwiye kuyobora mu izina ry’umwami Yesu, mukwiye kubikora nkuko Yesu yabikora. Utayoboye nkuko yesu abishaka waba ubaye ambasaderi wikindi kintu.

Iyo umbwiye ko ufite krisito uba umbwiye ko ufite imbaraga zikomeye muri wowe. Iyo kirisito akurimo ntakundi kwifuza, ntakundi kurarikira wifuza ibyo mu ijuru.

Amahoro ubundi ni igihe cy’umudendezo, gitekanye kandi kitarimo intambara nk’uko inkoranyamagambo ya Oxford ibisobanura. Iki kiba ari igihe abantu badahangayitse, abantu bafite ubwigenge n’umudendezo, ndetse n’imibanire hagati y’abantu n’abandi imeze neza.

Muri iki gihe, isi dutuyemo igaragara ko nta mahoro yuzuye ifite, kuko hari igihe bucya hakaba amahoro make cyane, ikindi gihe hakaba amahoro menshi. Muri make ntushobora kwizera uko ejo buzacya bimeze.

Habaho igihe usanga umuntu yibwira ko afite amahoro igihe yumva abanye neza n’abandi, abayeho yisanzuye mu muryango cyangwa mu gihugu n’ubwo yaba afite uko yiherera akaganya cyangwa akarira. Aya yitwa “Amahoro y’inyuma”. Hakabaho n’igihe usanga umuntu yuzuye umunezero mu mutima we n’ubwo ataba afite ibikenerwa mu buzima byose, aya nayo akitwa Amahoro yo mu mutima”.

Amahoro ntapfa kuboneka mu isi kuko nta ho acuruzwa, ndetse iyo abantu bakoresha imbaraga mu kuyashaka, akenshi bayabuza abandi cyangwa bakayabura bose. Ibihugu bikomeye ku isi bikoresho ingengo y’imari itagira ingano mu gushaka amahoro ariko akenshi ntibayabona ahubwo arushaho kubura.

N’ubwo bimeze bityo, amahoro akenewe na bose. N’urusoro ruri mu nda kugira ngo rubeho neza rukenera ko umubyeyi abaho afite amahoro. Iyo bitagenze bityo, uwo mwana ashobora kutabaho cyangwa akazabaho afite umutima ukomeretse.

Iyo babwiye umwana ngo ntashoboye, ni mubi, imiterere ye si myiza (inenge ku mubiri) cyangwa ngo ni mwiza cyane byose bimugiraho ingaruka. Ku rundi ruhande iyo utahawe agaciro ntugaha abandi iyo utahawe urukundo urarusabiriza. Urugero: Uburyo Abisiraheri barera abana babo kuva basamwe, babatoza Ijambo ry’Imana n’umucyo mwiza wo gukorera hamwe bityo usanga nta muntu ubaho yizirikana wenyine.

Bibiliya ivuga iki ku mahoro?

Igihe cyabayeho hari amahoro yuzuye mu isi ni igihe Adamu yari atarakora icyaha. Bahoraga mu busabane n’Imana, nta muruho, ibyaremwe bibubaha, bose bagendera muri gahunda bahawe n’Imana.

Kuva icyo gihe amahoro yagiye abura keretse abantu bake bagerageje gukiranukira Imana. Ubuhanuzi bwavuze kuri Yesu bwamugaragaje nk’Umwami w’Amahoro (Yesaya 9; Yesaya 61) ndetse n’indirimbo abamarayika baririmbiye abashumba bavuze ko icyubahiro gihabwa Imana amahoro akaba ku bo yishimira. Bigaragara ko ibanga ry’amahoro rihishe muri we gusa.

Yesu mu nyigisho ze n’ubuzima yabagaho, akenshi yagarukaga ku mahoro y’umutima kenshi, uwo ni na wo murage yasigiye intumwa ze kuko yababwiye ngo imitima yabo ntihagarare. Iyo wakiriye Yesu Kristo mu mutima wawe ni ho uba wakiriye amahoro Imana itanga kuko « Uwo ni we mahoro yacu… » (Abefeso 2:13-14).

Ibidukikike birayakeneye ngo bibeho neza

Umuntu akoze icyaha mu ngobyi ya Edeni amahoro yahise abura. Kugeza ubu kimwe mu bituma umuntu abura amahoro ni icyaha: Gushaka amahoro uri umunyabyaha akenshi ntibikunda kuko umutima nturya ruswa ahubwo uhora ukubwira ko uzarimbuka. Nta mahoro y’umunyabyaha niko Uwiteka avuga.

Amahoro ni umurage:

Yesu yasigiye itorero amahoro nka kimwe mu bintu bihenze kandi bazakenera mu buzima bwa buri munsi. Hari ibindi bintu yari kubaha bihenze ariko yahisemo kubaha amahoro. Hirya ya Kristo nta mahoro ahubwo mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu (1 Tesalonike 3:15).

Umugore n’amahoro

Umugore nk’umwe mu bagiriwe ubuntu bwo guhabwa agakiza, agakizwa akaba n’umwe mu nkingi z’urugo (atanga ubuzima), z’igihugu n’itorero, afite uruhare runini mu gutanga amahoro, muri ibi byiciro byose.

Esiteri yumvise ikibazo cy’ubugambanyi bwari bwabakorewe ahita asenga iminsi 3, ajya kureba umwami ntiyahita avuga ikibazo cye ahubwo ategura ibirori, basangira n’umwanzi wabo. Yari azi kubaka amahoro.

Mariya ni we Imana yaciyemo abyara uzaba Umwami w’amahoro mu isi. Binyuze mu mugore, isi ishobora kugira amahoro kuko abagore bifitemo imbaraga zo kuyubaka mu muryango no mu gihugu. Iyo urebye abantu bashamikiye ku mugore usanga abashije gutanga amahoro yagera kuri benshi, uhereye umunsi asama, igihe amarana n’umwana utavuze abagize umuryango n’aho yirirwa mu buzima bwa buri munsi.

Ingo nyinshi ntizigira amahoro kubera ibikomere

Umukobwa aba yarabujijwe amahoro akiri mu nda, akavukira mu rugo rumeze rutyo rimwe agatekereza ko nagera mu rugo azaba abonye iwe aho kuruhukira ariko igitangaje ni uko bwa buzima yangaga ari bwo azisangamo akabuza amahoro abandi kuko atayigeze.

Akenshi mu rugo umugore yumva azabonera amahoro ku mugabo, umugabo nawe akaba ategereje ko azayabonera ku mugore. Burya birangira bose batayabonye kandi ikibabaje ni uko abana na bo baba bategereje ko bazayabaha bikaba uruhererekane rw’ibikomere.

Inkuru nziza ni uko Yesu afite ubushobozi bwo kudukiza ibikomere. Ikibazo ni kimwe: Ese iyo dufite ibikomere, tubyerekeza he? Burya abo dutegerejeho ubufasha bose dushobora kutabubabonaho, keretse kuri Yesu. Ibikomere by’amateka ni Kristo wenyine ubyomora bigakira.

Kugira ngo umugore yubake amahoro yakora iki?

Kugira ngo umugore abe isoko y’amahoro agomba kubanza guharanira kubana amahoro na Kristo, akamwakira kuko ari we mahoro yacu. Nta watanga icyo adafite. Mu gitabo cy’Imigani 14:11 haranditse ngo “Urugo rw’umunyabyaha ruzasenywa ariko ihema ry’umukiranutsi rizakomera”.

Uruhare rw’umugore mu kuzana Kristo mu rugo

Imana yahaye umugore ubutware. Icyo yashaka ko kiba mu rugo cyaba. Umugore ni umufasha w’umugabo, bityo akwiriye kudashigikira ikintu cyose cyahungabanya amahoro haba mu mutima, mu rugo cyangwa muri sosiyete.

Hari inkuru muri Bibiliya y’umugabo witwaga Nabari. Yari mubi ariko akagira umugore w’umunyabwenge witwa Abigayiri. Umunsi umwe yumvise ko amaraso agiye kumeneka ku bw’amakosa umugabo we yakoze, maze bimubuza amahoro, kuko byari guhungabanya we, urugo na sosiyete maze ahita akora ibishoboka abiburizamo. Izo ni zo mbaraga z’umugore mu kubaka amahoro (1 Samweli 25).
Doruka yafashije sosiyete ifite ikibazo bituma n’ivugabutumwa rikorwa neza (Ibyakozwe 9:36). Ivugabutumwa rya Yesu ryashigikiwe n’abagore bubaha Imana, Pawulo yafashijwe na ba Lydia bituma agera ku ntego yo kuzana abandi kuri Yesu.

Umugore agomba kwirinda kugira ngo abe umurinzi w’ amahoro
Kuba umugore w’umutima
Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya. (Imigani 14:1)
Kumenya kuvuga ijambo mu gihe gikwiriye
Gusubizanya ineza guhosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.(Imigani 15:1)
Kutemera ikivuzwe cyose (Gufuha kubi )
Umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.(Imigani 14:15)
Kutaba icyigenge
Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga, ariko umupfapfa agenda ari icyigenge, akagira umutima udatinya. (Imigani 14:16)
Kutihutira kurakara
Uwihutira kurakara azakora iby’ubupfu, kandi uw’imigambi mibi baramwanga.(Imigani 14:17)
Kwirinda amazimwe
Umurimo wose utera inyungu, ariko amazimwe y’ururimi atera ubukene agatubya.(Imigani 14:23)
Ubupfapfa
Ikamba ry’abanyabwenge ni ubutunzi bwabo, ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ubupfu gusa.(Imigani 14:24)
(Ubwiza bw’umukobwa bumugeza ibwami ariko imyitwarire ye ni yo igena igihe azamarayo )
Ibinyoma
Umuhamya w’ukuri akiza ubugingo bw’abantu, Ariko uvuga ibinyoma arashukana.(Imigani 14:25)
Kutubaha Imana
Kūbaha Uwiteka ni isōko y’ubugingo, bigatuma abantu batandukana n’imitego y’urupfu.(Imigani 14:26-27)
Ishyari ni ikimungu (canser)
Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri, ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa. (Imigani 14:30)
Gukiranirwa
Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose.( Imigani 14:34)
Gukora ibiteye isoni
Ineza y’umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge, ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni.(Imigani 14:35)
 Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.
Nifuje gusoza mbwira abagore ko bose bahagurukiye hamwe bakubaka amahoro Imana yabakoresha ibikomeye, umuryango ukagira amahoro, sosiyete ikabaho mu mahoro.
[email protected]

Iyo tuvuze isenyuka ry’ingo ni ikintu kitari gishya mu matwi ya benshi kuko uko bukeye n’uko bwije ibibazo byo mu ngo bikomeza kwiyongera. Mu bihugu biteye imbere gutandukana kw’abashakanye kuri hejuru cyane, mu Rwanda naho si shyashya kuko imibare y’ingo zitandukana yiyongera buri gihe.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu bibazo biri ku isonga mu gutuma ingo zisenyuka.

Ubutunzi:

Akenshi umugabo n’umugore babana badafite ubutunzi bwinshi cyane ko benshi babigeraho bakuze, igitangaje hari ababana neza iyo badafite ubushobozi bwinshi, uko bagenda batera imbere bagatangira kutumvikana. Umugore washatse ubona ko ari mwiza ugatangira kubona ashaje atagukwiriye, umugabo wawe ukabona ko atazi ubwenge, atazi kuvuga amagambo meza, mu mvugo y’iki gihe atazi gutanga care (Soma keya). Mu miryango imwe n’imwe ifite ubushobozi amahoro aba agerwa ku mashyi, si uko ubutunzi ari bubi ahubwo ni uko mu gihe cy’ubuto bataba baratojwe kumenya uko bitwara mu migisha.

Biratangaje uburyo umugabo aba mu kimina cyangwa akagira Konti umugore we atazi, aha ntituvuze indi mitungo irimo ibibanza n’ibindi ubona umugabo aba atifuza ko abagize umuryango babimenya.

N’abagore nabo ni uko hari ubwo bamwe na bamwe bakoresha umutungo mu buryo butaboneye cyane cyane iyo afite inshingano zo gufasha abagize umuryango w’iwabo hari igihe batabyumvikanaho n’abagabo.

Hari n’abandi bihimura niba umugabo yakoresheje umutungo mu buryo butaboneye umugore nawe akihimura mu gukoresha nabi n’uwari usigaye ukagira ngo barahimana ariko abana nibo bahazaharira.

Ubukene:

Ubukene nabwo ni ikimwe mu biri kw’isonga mu gusenyuka kw’ingo. Aha hari imigani imwe n’imwe ivuga ku myitwarire y’abagabo mu gihe cy’ubukene: Iyo amazi abaye make aharirwa impfizi n’indi myinshi.

Umutungo ntabwo ukwiriye kuba nyirabayazana mu gusenyuka kw’ingo kuko muba mwarasezeranye kubana akaramata mu byiza no mu bibi, igihe muri mu bukene mukwiriye kwihanganirana ahubwo mugashaka aho umutungo uva mu bwumvikane. Imwe mu myitwarire y’abagore ni uko bahora biteze ko bazabona byose ku bagabo iyo babuze ibyo bari bategereje mu rugo babaho batishimye. Igihe cyarahindutse birasaba ko umugabo n’umugore bakora bafatanyije bakunganirana mu gushaka ibitunga umuryango.

Kurenga ingabano

Ihame ry’Uburinganire hari abarisobanukiwe nabi cyane ko bamwe barimenye bakuze batagipfa kwakira impinduka. Ubundi biba byiza iyo utoje igitsina gabo/gore hakiri kare kumenya uko yitwara nta makimbirane azagirana n’uwo bazabana. Hari abahungu batojwe gukora imirimo yo mu rugo nko guteka, gusasa, kurera umwana bityo nashaka ntazananirwa gufatanya n’umugore we kubana urugo.

Igitsina gore hari uburenganzira bumwe na bumwe batabonye muri iki gihe rero bamwe barasa nkaho basobanukiwe nabi uburinganire kuko bahise numva ko basimbuye abagabo mu nshingano.

Ni byiza mu buringanire n’ubwuzuzanye ariko buri wese akamenya ingabano atagomba kurenga, iyo ugiye mu tubari hari ubwo usanga abagore banywa inzoga bukabakeraho ukibaza niba uwo mugore azibuka ko abana bamukeneye nka mama wabo n’izindi nshingano.

Abagabo bakunda icyubahiro iyo basuzuguwe mu muryango akenshi ntibabyakira, bikaba intandaro y’isenyuka ry’urugo.

Abagabo nabo hari ubwo batamenya aho igihe kigeze bagakomeza kumva ko umugore atagishwa inama ibintu byose byitirirwa umugabo n’ibindi umugore arashoboye, akwiriye gushimirwa ibyo akora n’uruhare rwe mu kubaka umuryango. Abagabo bakwiriye kumenya ko uburenganzira bwabo n’ubwo abagore bungana imbere y’amategeko.

Buri wese akwiriye kutarenga ingabano ze ariko akabikora agamije kubaka umuryango mu buringanire n’ubwuzuzanye.

Ibikomere

Imiryango myinshi yubakiye ku bikomere by’amateka ya buri wese mubagize umuryango. Iyo umuhungu ajya gushyingirwa amateka y’ibyo yanyuzemo ntayasiga inyuma arayazana, kimwe n’ingeso atahindutseho nazo ntazisiga, iyo yanyuze mu buzima bugoye agenda azi ko ibyo yabuze mu buzima azabihabwa nuwo bagiye kubana, rimwe na rimwe iyo abibuze urugo rurasenyuka.

Ukuri kw’ibibera mu ngo akenshi ntikuvurwa ariko ingo nyinshi zisenywa n’amateka atari meza azana gutsikamirwa bityo umuryango ukahazaharira. Iyo utahawe agaciro, urukundo, amahoro, umutekano usanga uri kubibuza abandi kuko ntawutanga icyo atahawe, gusa amahirwe ya kabiri ni uko ibyo tutahawe n’ababyeyi twizeye Imana yabiduha natwe tukabona icyo duha abo tubana.

Gutinda kubona urubyaro

Urubyaro ni umugisha umugore n’umugabo baba bategereje mu gihe bagiye kurushinga, ariko nk’uko tubizi umwana ni umugisha utangwa n’Imana gusa ntacyo wakora ngo umwihe. Ingo nyinshi zirasenyuka kubera ikibazo cyo kubura urubyaro bagatangira gukekana ko ari runaka utabyara, mu myaka ishize igihe ubuvuzi bwari butaratera imbere kutabyara byitirirwaga umugore gusa nta mugabo wemeraga ko yaba afite ikibazo ariko kuri ubu iyo bemeye bose bakajya kwa Muganga byibuze bashobora kumenya uko bahagaze.

Akenshi hari ubwo umwe mu bagize umuryango ajya hanze kwigerageza ngo arebe ko abyara rimwe bigakunda ikindi gihe bikanga bikaba biganisha ku gutandukana kw’abashakanye.

Igihe habaye iki kibazo mu muryango n’ibindi bibazo bigishamikiyeho hakwiriye kuba kwihanganirana ntihabeho gushinjanya amakosa mu kibazo ahubwo umugabo n’umugore bakaba umwe umwe kurushaho gukundana bitera urugo gukomera cyane ko hari abatari bake batarabona abana ariko basazanye neza. Imana mu mbabazi zayo itanga abana kuko hari ubuhamya bw’ababyaye na nyuma y’imyaka myinshi barakuyeyo amaso Imana igakora igitangaza ariko bitanakunda mugakomeza kuba abizerwa imbere y’abo mwashakanye n’imbere y’Imana.

Imibanire nab’iwabo w’Umugabo/gore

Akenshi umugabo n’umugore babana bafite abo bavukana cyangwa bamwe mu bagize umuryango, bari basanzwe bafasha mu buzima bwa buri munsi akenshi rero iyo bubatse hari ubwo bamwe baza bakabana nabo. Kimwe mu bisenya ingo harimo icyo kibazo kuko n’abagore bake bihanganira kubana naba nyirabukwe cyangwa bashiki b’umugabo.

Ni umugabo nawe ni uko hari ubwo atihanganira basaza b’umugore cyangwa bene wabo baje kuba iwe ukabona iyo bitizweho neza ngo habeho ubwumvikane birangira birukanywe cyangwa urugo rusenyutse.

Ni byiza kuganira kuri iki kibazo mbere y’uko mubana kuko imiryango imwe nimwe ifite impfubyi iyo mutabiganiriyeho bizabansenyera.

Ikinyoma

Kuvuga ukuri bikwiriye kuba indangagaciro iranga buri wese mu bagize umuryango ariko rimwe na rimwe siko biba bimeze biratangaje ko hari abantu kubeshya ubona ari ubuzima busanzwe. Biba bikomeye iyo umwe avumbuye ko mugenzi we yamuhishe ko yabyaye umwana mbere y’uko babana, cyangwa yamuhishe imitungo, cyangwa ubuzima yabanyemo n’abigeze kumurambagiza cyangwa yarambagije n’ibindi. Hari n’ababeshya amashuri bize, dipolome bafite n’ibindi byinshi.

Biragorana ko wakwizera umuntu ufatiye mu kinyoma ko n’ikindi gihe azakubwiza ukuri, hari ababeshya mu ikoreshwa ry’umutungo n’ibindi. Ikinyoma gituma icyizere kigabanuka si byiza kwimenyereza kubeshya ahubwo buri wese akwiriye kwitoza kuvugisha ukuri

Gucana inyuma

Kimwe mu bibazo bigoye kwihanganira ni igihe wafashe uwo mwubakanye yaguciye inyuma nubwo bamwe bamaze kubifata nk’ibisanzwe ariko n’ikibazo gikomeye kiri ku isonga mu bisenya ingo.

Mu muco wa kera iyo umugabo yagiraga inka nyinshi akenshi yahitaga arongora, yabyara abana bake akumva yashaka undi mugore akabyara benshi, umugore we yabyara abakobwa gusa akaba ashatse undi, iyo myumvire irasa nk’aho yabaye karande kugeza ubwo wagirango bamwe mu bagabo basonewe cyangwa bemerewe gusambana.

Abagore nabo ntibatanzwe aho usanga bamwe bagiye munsoresore bifuza guhaza irari ry’umubiri bakavugako abagabo batabaha care (keya), batababona umwanya uhagije yabona umubwira imitoma kabiri agaca inyuma umugabo we.
Nubwo ibibazo bimwe byaba biri ukuri itegeko ry’Imana riravuga ngo ntugasambane.

Kahise (kudategurwa nk’uzubaka urugo)

Kugirango umuntu azavemo umugabo/gore muzima akwiriye gutegurwa hakiri kare, agatozwa kuzaba intwari, akigirira icyizere bityo hakagera kubaka koko yiteguye kubaka urugo umugabo akumva agiye kuba Papa w’abana, agiye kubazwa ibirebana n’urugo nk’umutwe warwo, azahagararira amahoro mu muryango, azahuza umuryango n’Imana. Umugore akumva ko agiye kuba mutima w’urugo. Iyo utateguwe hakiri kare ugeraho utazi icyo gukora byakunanira igisubizo kikaba gutandukana.

Abakuru bagiye bavuga ko urugo ari ishuri kandi ritarangira, bibaye byiza buri wese yaca bugufi akiga ibyo yasanze atazi gukora neza cyane ko urugo rwubakwa n’ubwenge.

Imyizerere (Ubuyobe)

Ibyo umuntu yizera bigira uruhare rukomeye mu kubaka urugo rimwe na rimwe rero imyizerere igira uruhare mu gusenyuka kw’ingo; Urugero: Kera twari tuziko umugabo asezerana kubana n’umugabo/gore we akaramata none dusigaye tubona bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero batandukana n’ abo bashakanye bakongera bagasezerana bimaze kumenyerwa. Iyo umushumba akoze icyo kintu aba avuze ngo n’abandi bamurebereho. Si ibyo gusa biratangaje ko hari n’abafite ubuhanuzi bw’ubuyobe ko abo babana bazapfa bagashaka abandi cyangwa abo bari kumwe atari abo Imana yabahaye bityo bakwiriye gutandukana.

Mu gusoza iyi nkuru nifuza ko buri wese akwiriye kureba uko ameze mu marangamutima mu myitwarire ye n’ubuzima yabayeho yibaze ngo ni uruhe ruhare rwanjye mu kubaka umuryango uzira amakimbirane.
[email protected]

Inkoranyamagambo ya Oxford isobanura amahoro nk’igihe cy’umudendezo, n’umutekano kitarimo intambara aho usanga abantu badahangayitse, bafite ubwigenge ndetse n’imibanire yabo n’abandi imeze neza.

Muri iki gihe, Isi dutuyemo igaragara ko nta mahoro yuzuye ifite, kuko hari ubwo bucya hakaba amahoro make cyane, ikindi gihe akaba menshi.

Rimwe na rimwe usanga umuntu yibwira ko afite amahoro igihe yumva abanye neza n’abandi, abayeho yisanzuye mu muryango cyangwa mu gihugu n’ubwo yaba afite uko yiherera akaganya cyangwa akarira. Aya yitwa “Amahoro y’inyuma”.

Habaho n’igihe usanga umuntu yuzuye umunezero mu mutima we n’ubwo ataba afite ibikenerwa mu buzima byose, aya nayo akitwa “Amahoro yo mu mutima”.

Amahoro ntapfa kuboneka mu Isi kuko nta ho acuruzwa ndetse iyo abantu bakoresha imbaraga mu kuyashaka, akenshi bayabuza abandi cyangwa bakayabura bose.

Ibihugu bikomeye ku Isi bikoresho ingengo y’imari itagira ingano mu gushaka amahoro ariko akenshi ntibiyabona ahubwo arushaho kubura.

N’ubwo bimeze bityo, amahoro akenewe na bose. N’urusoro ruri mu nda kugira ngo rubeho neza rukenera ko umubyeyi abaho afite amahoro. Iyo bitagenze bityo, uwo mwana ashobora kutabaho cyangwa akazabaho afite umutima ukomeretse.

Iyo babwiye umwana ngo ntashoboye, ni mubi, imiterere ye si myiza (inenge ku mubiri) cyangwa ngo ni mwiza cyane byose bimugiraho ingaruka. Ku rundi ruhande iyo utahawe agaciro ntugaha abandi iyo utahawe urukundo urarusabiriza.

Dufatiye urugero ku buryo Abisiraheri barera abana babo kuva basamwe, babatoza ijambo ry’Imana n’umuco mwiza wo gukorera hamwe bityo usanga nta muntu ubaho yizirikana wenyine.

Bibiliya ivuga iki ku mahoro?

Isi yabayeho ifite amahoro yuzuye ubwo Adamu yari atarakora icyaha. We na Eva bahoraga mu busabane n’Imana, nta muruho, ibyaremwe bibubaha, bose bagendera muri gahunda bahawe n’Imana.

Kuva icyo gihe amahoro yagiye abura keretse abantu bake bagerageje gukiranukira Imana. Ubuhanuzi bwavuze kuri Yesu bwamugaragaje nk’Umwami w’Amahoro (Yesaya 9; Yesaya 61) n’indirimbo abamarayika baririmbiye abashumba bavuze ko icyubahiro gihabwa Imana amahoro akaba ku bo yishimira. Bigaragara ko ibanga ry’amahoro rihishe muri we gusa.

Yesu mu nyigisho ze n’ubuzima yabagaho, akenshi yagarukaga ku mahoro y’umutima kenshi, uwo ni na wo murage yasigiye intumwa ze kuko yababwiye ngo imitima yabo ntihagarare. Iyo wakiriye Yesu Kirisitu mu mutima wawe ni ho uba wakiriye amahoro Imana itanga kuko “Uwo ni we mahoro yacu…” (Abefeso 2:13-14).

Ibidukikike bikeneye amahoro ngo bibeho neza

Umuntu akoze icyaha mu ngobyi ya Edeni amahoro yahise abura. Kugeza ubu kimwe mu bituma umuntu abura amahoro ni icyaha: Gushaka amahoro uri umunyabyaha akenshi ntibikunda kuko umutima nturya ruswa ahubwo uhora ukubwira ko uzarimbuka. Nta mahoro y’umunyabyaha niko Uwiteka avuga.

Amahoro ni umurage

Yesu yasigiye itorero amahoro nka kimwe mu bintu bihenze kandi bazakenera mu buzima bwa buri munsi. Hari ibindi bintu yari kubaha bihenze ariko yahisemo kubaha amahoro.

Hirya ya Kirisitu nta mahoro ahubwo mureke amahoro ye atwarire mu mitima yanyu (1 Tesalonike 3:15).

Umugore n’amahoro

Umugore nk’umwe mu bagiriwe ubuntu bwo guhabwa agakiza, agakizwa akaba n’umwe mu nkingi z’urugo (atanga ubuzima) z’igihugu n’itorero, afite uruhare runini mu gutanga amahoro, muri ibi byiciro byose.

Esiteri yumvise ikibazo cy’ubugambanyi bwari bwabakorewe ahita asenga iminsi itatu, ajya kureba Umwami ntiyahita avuga ikibazo cye ahubwo ategura ibirori, basangira n’umwanzi wabo. Yari azi kubaka amahoro.

Mariya ni we Imana yaciyemo abyara uzaba Umwami w’amahoro mu Isi. Binyuze mu mugore, Isi ishobora kugira amahoro kuko abagore bifitemo imbaraga zo kuyubaka mu muryango no mu gihugu.

Iyo urebye abantu bashamikiye ku mugore usanga abashije gutanga amahoro yagera kuri benshi, uhereye umunsi asama, igihe amarana n’umwana utavuze abagize umuryango n’aho yirirwa mu buzima bwa buri munsi.

Ingo nyinshi ntizigira amahoro kubera ibikomere

Umukobwa aba yarabujijwe amahoro akiri mu nda, akavukira mu rugo rumeze rutyo rimwe agatekereza ko nagera mu rugo azaba abonye iwe aho kuruhukira ariko igitangaje ni uko bwa buzima yangaga rimwe na rimwe abwisangamo akabuza amahoro abandi kuko atayigeze.

Akenshi mu rugo umugore yumva azabonera amahoro ku mugabo, umugabo na we akaba ategereje ko azayabonera ku mugore. Burya birangira bose batayabonye kandi ikibabaje ni uko abana na bo baba bategereje ko bazayabaha bikaba uruhererekane rw’ibikomere.

Inkuru nziza ni uko Yesu afite ubushobozi bwo kudukiza ibikomere. Ikibazo ni kimwe, ese iyo dufite ibikomere, tubyerekeza he? Burya abo dutegerejeho ubufasha bose dushobora kutabubabonaho, keretse kuri Yesu. Ibikomere by’amateka ni Kirisitu wenyine ubyomora bigakira.

Kugira ngo umugore yubake amahoro yakora iki?

Kugira ngo umugore abe isoko y’amahoro agomba kubanza guharanira kubana amahoro na Kirisitu, akamwakira kuko ari we mahoro yacu. Nta watanga icyo adafite.

Mu gitabo cy’Imigani 14:11 haranditse ngo “Urugo rw’umunyabyaha ruzasenywa ariko ihema ry’umukiranutsi rizakomera”.

Uruhare rw’umugore mu kuzana Kirisitu mu rugo

Imana yahaye umugore ubutware. Icyo yashaka ko kiba mu rugo cyaba. Umugore ni umufasha w’umugabo, bityo akwiriye kudashyigikira ikintu cyose cyahungabanya amahoro haba mu mutima, mu rugo cyangwa muri sosiyete.

Hari inkuru muri Bibiliya y’umugabo witwaga Nabari. Yari mubi ariko akagira umugore w’umunyabwenge witwa Abigayiri. Umunsi umwe yumvise ko amaraso agiye kumeneka ku bw’amakosa umugabo we yakoze, maze bimubuza amahoro, kuko byari guhungabanya we, urugo na sosiyete maze ahita akora ibishoboka abiburizamo. Izo ni zo mbaraga z’umugore mu kubaka amahoro (1 Samweli 25).

Doruka yafashije sosiyete ifite ikibazo bituma n’ivugabutumwa rikorwa neza (Ibyakozwe 9:36). Ivugabutumwa rya Yesu ryashyigikiwe n’abagore bubaha Imana, Pawulo yafashijwe na ba Lydia bituma agera ku ntego yo kuzana abandi kuri Yesu.

-  Umugore agomba kwirinda kugira ngo abe umurinzi w’ amahoro

-  Kuba umugore w’umutima

Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya. (Imigani 14:1)

-  Kumenya kuvuga ijambo mu gihe gikwiriye

Gusubizanya ineza guhosha uburakari ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya. (Imigani 15:1).

-  Kutemera ikivuzwe cyose (Gufuha kubi)

Umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura. (Imigani 14:15).

-  Kutaba icyigenge

Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga, ariko umupfapfa agenda ari icyigenge, akagira umutima udatinya. (Imigani 14:16)

-  Kutihutira kurakara

Uwihutira kurakara azakora iby’ubupfu, kandi uw’imigambi mibi baramwanga. (Imigani 14:17)

-  Kwirinda amazimwe

Umurimo wose utera inyungu, ariko amazimwe y’ururimi atera ubukene agatubya. (Imigani 14:23)

-  Ubupfapfa

Ikamba ry’abanyabwenge ni ubutunzi bwabo, ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ubupfu gusa. (Imigani 14.24: Ubwiza bw’umukobwa bumugeza ibwami ariko imyitwarire ye ni yo igena igihe azamarayo )

-  Ibinyoma

Umuhamya w’ukuri akiza ubugingo bw’abantu, Ariko uvuga ibinyoma arashukana. (Imigani 14:25)

-  Kutubaha Imana

Kūbaha Uwiteka ni isōko y’ubugingo, bigatuma abantu batandukana n’imitego y’urupfu. (Imigani 14:26-27)

-  Ishyari ni ikimungu cyangwa kanseri

Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri, ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa. (Imigani 14:30)

-  Gukiranirwa

Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose. (Imigani 14:34)

-  Gukora ibiteye isoni

Ineza y’umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge, ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni. (Imigani 14:35)

Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.

Nifuje gusoza mbwira abagore ko bose bahagurukiye hamwe bakubaka amahoro Imana yabakoresha ibikomeye, umuryango ukagira amahoro, sosiyete ikabaho mu mahoro.

[email protected]

Igiti kigira ibice byinshi birimo imizi, uruti, amashami, amababi ndetse n’imbuto kuri bumwe mu bwoko bw’ibiti. Imizi ni yo iha ubuzima ibindi bice, bivuze ko iyo imizi ibonye ibiyitunga bihagije, ubibwirwa n’uko amashami n’amababi n’imbuto byose bimeze neza.

Igihugu na cyo kigira imizi myinshi gihagazeho. Muri iyi nkuru turavuga ku muzi umwe witwa “umuryango”. Kugira ngo igihugu gikomere ni uko umuryango uba wubatse neza. Hari abarebera gukomera kw’igihugu mu bikorwa remezo. Ibyo ni byiza, ariko kugira ngo wubake igisekuru gikomeye, bisaba ko wita ku muryango kandi ibyo birakorwa mu gihugu cyacu. Urubyiruko rwitabwaho n’ibindi byiciro bidasigaye inyuma, gusa inzira iracyari ndende.

Kugira ngo igiti kirusheho kuba cyiza wongeramo ifumbire ukanareba ko kibona amazi ahagije, ukabagara niba aho kiri hari ibyonnyi cyangwa udukoko twacyangiza, hanyuma ugatera imiti ubundi ukazitira kugira ngo uzagere ku musaruro wifuza.
Mu muryango ni ho umuntu abonera urukundo, agaciro, amahoro, kwigirira icyizere, kubaho udafite ubwoba bw’ejo hazaza, gukorana umurava, kuba intwari, kugira umutima wagutse ukwirwamo abandi, kunyurwa n’ibyo ufite, kwihanganira ibibazo, kwishakamo ibisubizo, imibanire yawe n’abandi. Aho ni ho utorezwa kuzavamo umugabo/gore kugira ngo nawe abazagukomokaho uzabahe icyo wahawe.
Muri iki gihe mu miryango myinshi ku isi cyane cyane mu bihugu biteye imbere harimo ibibazo bikomeye birimo gutandukana kw’abashakanye ku kigero kiri hejuru cyane, ubutinganyi, kwiyahura, ibiyobyabwenge, ubusinzi, agahinda gakabije, ihungabana, kwikunda, ihohotera, ku buryo nta wabura kugira impungenge ko mu myaka iri imbere imiryango myinshi izaba ifite ibibazo bikomeye ku isi.

Mu gihugu cyacu ntabwo twavuga ko bikabije ugereranyije n’ahandi ku isi, kuko imiryango myinshi igifite indangagaciro ziva mu muco Nyarwanda ariko na ho si shyashya. Birasaba gushyira umwete mu kurinda umuryango kuko iyo utembereye imihanda ya Kigali mu masaha y’ijoro ubona urubyiruko rwasinze n’abicuruza. Mu bigo ngororamuco hari umubare munini w’urubyiruko kubera imyitwarire mibi itandukanye. Mu miryango harimo ihohotera rishingiye ku mutungo, gutandukana kwa hato na hato kw’abashakanye, ababyara inda zidateganyijwe n’ibindi. Ibyo byose byerekana ko hadafashwe ingamba zikomeye twazisanga umuryango ufite ikibazo gikomeye.

Kurarikira ibyo udafitiye ubushobozi

Hari abantu bamwe bitwara ukuntu ku buryo utamenya niba ari abazungu cyangwa abirabura. Gusirimuka ntibivuze gutakaza umuco. Hari urubyiruko rwifuza kubaho mu buzima buhenze ukabona ko yifuza kubaho ubuzima atabasha kwigondera. Biratangaje ukuntu umwana muto utarasoza amashuri yisumbuye ararikira terefone igura ibihumbi magana atatu (300.000 frw) ngo kubera ko yayibonanye umwana wa runaka kandi azi neza ko iwabo badafite ubushobozi bwo kuyigura. Aha simvuze imyambaro igezweho n’ibindi bigenda byaduka.

Iryo rari rirenze ni ryo ritwara abana mu bishuko bitandukanye, tutirengagije n’abagabo bakuru babishukisha abana bagamije kwinezeza ejo bakabatera inda cyangwa bakabanduza indwara zidakira. Abana bacu bakwiriye kwigishwa ko bakwiriye gukora cyane kugira ngo bazagere ku byiza byinshi ariko iteka iyo ushaka kubona ibyiza utabiruhiye, burya ubigeraho mu buryo bubi.

Amakimbirane yo mu miryango

Ikindi kibazo gikomeye ni ibibazo biri mu miryango. Nkunda gufata umwanya nkajya gushaka abana bo mu muhanda tukaganira nkababaza impamvu yabateye gufata umwanzuro wo kuva mu muryango bakaba mu muhanda. Abenshi bahuriza ko icyatumye bajya mu muhanda ari amakimbirane ari iwabo. Hari abavuka agasanga iwabo hahora imirwano, nta rukundo, amahoro, adahabwa agaciro cyangwa agakura atazi se kubera ko yavutse muri bwa buryo abana bavuka badateganyijwe.

Hari abataragiye mu muhanda ariko bahisemo kwiyahuza ibiyobyabwenge, inzoga zikaze n’ibindi, kandi kugira ngo babone amafaranga yo gukoresha ibyo, bamwe bahitamo kwiba.

Ibikomere

Abantu benshi bafite amateka yuzuye ibikomere. Ugasanga abayeho ataragize amahirwe yo kubona uwo babiganira kandi mu busanzwe nta muntu utanga icyo atahawe.

Dukore iki ngo turamire umuryango?

Igihugu gikora ibishoboka ngo abenegihugu babeho neza kandi mu nzego zose zigize igihugu ariko kubaka umuryango bikwiriye guhagurukirwa na buri wese, akabigira ibye. Baca umugani ngo “ikinyoni kinini ukibona aho urinda”. Nta muntu uyobewe ibibazo biri iwe cyangwa mu baturanyi, bityo dukwiriye kumva ko ibyo bibazo bitureba.

Guhinduka kwiza ni uguhinduka wowe ubwawe. Buri wese ashyize imbaraga mu guhinduka no guhindura abamwegereye twazasanga igihugu cyose cyahindutse, imiryango yubatse neza.

Ahandi hashakirwa umuti ni uko abanyamadini bakwiriye kubigira ikibazo cya bo. Burya abantu biyumvamo abanyamadini kuko iyo babahamagaye barabitaba ariko igitangaje ni uko umubare w’amadini n’amatorero wiyongera buri gihe ariko ibibazo biri muri sosiyete ntibigabanuke. Ese ubwo ikibashishikaje ni uguhindura imitima y’abantu? Ese ingo zitandukana, abasengera muri ayo madini n’amatorero ntibaba barimo? Nkurikije uburyo abayoboke b’amadini bumvira abashumba b abo, aba bashyizwemo umwete, impinduka ntizatinda kwigaragaza. Buri munsi abashumba basaba abakirisitu babo inkunga zo gukora ibikorwa binyuranye, kandi bakayatanga batazuyaje, ubwo rero uko kumvirwa gukwiriye kubyazwa umusaruro.

Umwanzuro

Ejo hazaza h’igihugu, iterambere n’ibindi byiza tuzabigeraho mu buryo burambye nidushyira imbaraga mu kubaka umuryango, bityo buri wese yumve ko niba dushaka igisekuru kizakurikiraho kizima dukwiye gushyira imbaraga mu kubaka umuryango.
Abayahudi bafite umuryango wubatse neza, kandi ntibivuze ko batanyuze mu bibazo. Ahubwo bagize ibibazo byinshi kuruta ibihugu byinshi ku isi kuko bamaze imyaka irenga igihumbi na magana inani na mirongo irindwi baratakaje igihugu, baratataniye ku isi hose. Bakorewe jenoside n’ibindi bibazo n’ingaruka nyinshi zayikurikiye ariko uko bubatse umuryango byabahesheje kugumana umwimerere. Igitangaje nyuma y’ibibazo bikomeye banyuzemo, bagarutse bakivuga ururimi rwabo, bakiri Abayuda batavanze, bibuka imipaka yabo. Uyu munsi ni abakire bakomeye ku isi, bafite abanyabwenge bakomeye ku rwego rw’isi. Nyuma y’imyaka 71 gusa, bamaze kuba igihugu cy’igihangange ku isi, ibi babikesha umuryango wubatse neza.

Harabura iki ngo twubake umuryango mwiza?

Imana yaduhaye ibintu byose ngo twubake umuryango. Dufite abayobozi beza b’igihugu badukangurira kugira umuryango muzima, badashyigikira ivangura iryo ari ryo ryose, dufite uburenganzira bungana ku bagore n’abagabo, dufite Imana tukagira n’ijambo rya yo rituyobora mu nzira dukwiriye kunyuramo, dufite umutekano mu gihugu. None twakwibaza, harabura iki?

[email protected]

Isenyuka ry’ingo ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango. Iyo uganiriye n’abantu batandukanye, bakubwira ko umuryango ufite ibibazo bikomeye ndetse bamwe bagera aho babifata nk’icyorezo, bitewe n’ubwinshi bw’ibibazo biriho. Bamwe mu rubyiruko ubu batinya kubaka ingo kubera ubwoba bwo kuba nyuma y’iminsi mike bahita batandukana.

Iyo uganiriye na bo, bakubwira ko nta cyizere bafite ko ingo za bo zizamara kabiri. Igitangaje ni uko mu bari kunyura muri ibyo bibazo, biragoye kubona ukubwiza ukuri kw’ibyo ari kunyuramo, ahubwo akubwira ko bikomeye gusa.

Iyo ugerageje kuganira na bamwe barakubwira bati: “Kirazira mu muco kuvuga ibintu mu mazina ya byo.” Ibi ngo ni uko byaba ari ukwishyira hanze, ariko akenshi bakabishingira ko bigoye kubona uwo kwizerwa wabwira ibibazo byawe. Iyo umukobwa agiye kubaka, ba nyirasenge baramubwira bati: “Uramenya uzitonde kandi nibikomera uzamenye burya ni ko zubakwa.” Uwo rero aragenda maze yagerayo agahura n’ibikomeye ariko umutima muhanano ntumwemerere kuvuga ibyo anyuramo. Umuhungu nawe bakamubwira ko umugabo ari uwifata mu bibazo ntagaragaze integer nke, noneho byakomera akabura amahitamo bikazagera ubwo ananirwa kubyihanganira, nyamara iyo biganirwaho byari gukemuka.

Iyo tuvuze ikibyihishe inyuma ni ikintu kitagaragara ariko kikaba nyirabayazana igeza umuryango aho usenyuka. Muri iyi nkuru yacu, turavuga ku bibazo bamwe badatinyuka kuvugira mu ruhame ariko bishobora kuba intandaro ya gatanya:

1.Imibonano mpuzabitsina ikozwe nabi:

Kimwe mu bituma umuntu ashaka kubaka urugo harimo gukora imibonano mpuzabitsina ihoraho. Akenshi rero hari ubwo umwe mu bubatse aba yarasambanye mbere y’uko akora ubukwe, maze agahora agereranya uwo babana n’abo baryamanye mbere. Hari abandi basanga abo babana bafite intege nke mu mubiri (uburemba), cyangwa akagira uburwayi butuma adakora imibonano. Iyi ngingo irakomeye kuko izana ibibazo byinshi birimo amakimbirane ahoraho, agasuzuguro, gucana inyuma, kwikunda n’ibindi. Ibi iyo bigitangira birihanganirwa ariko akenshi birangira bamwe bagiye mu busambanyi cyangwa bagatandukana. Igitangaje rero, biragoye kubona ukubwiza ukuri ko yasanze ari uku bimeze ahubwo iyo basaba gatanya bahimba ibindi byakumvikana mu bantu kuko batinya kwikoza isoni, nyamara iyo bagirwa inama mbere ahari byari kugira igaruriro.

2.Gucana inyama:

Iyo umuhungu n’umukobwa barambagizanya, buri wese agerageza guhisha ingeso ze kugira ngo mugenzi we atazishingiraho akaba yamwanga. Agerageza kugaragaza ibyakurura mugenzi we kugira ngo yemere ko bazabana. Rimwe na rimwe iyo ubwiye umwe muri abo ko mugenzi we yitwara nabi, anywa inzoga nyinshi, agira inshuti mbi cyangwa arasambana byitwa ko ari ugushaka kumwicira ubukwe. Burya ingeso ntitinda kwigaragaza, wayihisha umwaka umwe ariko bigera aho bikanga. Yaba umugabo cyangwa umugore, nta n’umwe ukunda ko uwo babana amusangira n’abandi kuko iyo mubana uba waramuhaye umutima wose, waramushyizemo icyizere gikabije. Iyo rero ibi byanze, ugasanga abantu bahisemo gutandukana, umwe muri bo cyangwa bose ntatinyuka kuvuga ko impamvu ahubwo abenshi babirenzaho bagahimba izindi mpamvu kugira ngo hatazagira abamuseka.

3.Kubura urukundo

Iyo umuhungu cyangwa umukobwa afata icyemezo cyo gusiga iwabo, ahagurutswa n’ijambo ryitwa “urukundo”. Akenshi mu kurambagizanya, baba bararumweretse ku kigero gihagije. Igitangaje ni uko atekereza ko ari ko bizahora ariko intege nke abagabo benshi bahuriyeho ni uko iyo agejeje umugore mu nzu atongera kumuhamagara buri kanya, kumwandikira ubutumwa bugufi kuri terefone ku buryo buhoraho, kumubwira utugambo twiza twuzuye urukundo n’ibindi.

Abagore ibi bibananira kwihanganira kuko na bo mu ntege nke zabo bakunda kwitabwaho ku kigero cyo hejuru. Iyo icyo yaje ashaka akibuze bamwe bafata imyanzuro yo gutandukana. Kimwe n’abagabo bose, nta udakunda gukundwa ariko hari ubwo abakobwa bamwe bajya kubaka mu by’ukuri yishakira aho kuba, ariko atazi gutanga urukundo atabasha no kurwakira ahubwo urugo rukaba aderese gusa.
Burya usibye abantu n’inyamaswa n’ibimera bimwe na bimwe iyo byeretswe urukundo bitanga umusaruro. Akenshi iyo urukundo rubuze mu muryango, urasenyuka. Rero biratangaje kubana n’umuntu ugasanga arikunda bikabije wibaza icyo wagiye kumara. Iyo bamwe babonye urubaha, birangira atwaye imitima yabo.

4.Kudaha agaciro uwo mwashakanye:

Guhabwa agaciro ni ikintu buri wese akeneye kandi ibyo ntibikorwa mu magambo gusa ahubwo iyo bivanze n’imirimo ukorera mugenzi wawe birushaho kumwereka agaciro. Uzi ko hari abirirwa batavuganye, maze bataha ntibanasuhuzanye? Ibintu byereka mugenzi wawe ko umutekerezaho kandi ukamuha agaciro ntibiba binini. Igihe utashye ukamuzanira akantu n’ubwo kaba gato, hari icyo bigaragaza. Iyo umugabo yiriwe mu rugo ukamwitaho, na we akakwitaho, ntibigira uko bisa. Gushimira mugenzi wawe ibyiza yagukoreye, kumuhuguzanya ubugwaneza, kumenya itariki y’amavuko ya mugenzi wawe ukagira impano umuha, mu gihe ahugiye mu mirimo ukamwibuka ukamubwira ijambo rimuruhura n’ibindi. Ibi iyo bibuze bishobora kuzana ibibazo bikomeye mu rushako rwanyu.

5.Gukubitwa/ Ihohoterwa ryo mu ngo:

Uwavuga ko nta hohotera riri mu miryango yaba yigiza nkana kuko amakuru avuga abagabo bishe abagore babo, abakubiswe n’ibindi ntasiba kumvikana. Kera abagore barakubitwaga akagenda abeshya abantu ko inka yamwishe ku jisho, cyangwa yaguye ku kintu kikamukomeretsa kandi mu by’ukuri ari ukugira ngo ahishire ibyamubayeho. Biratangaje ko muri iki gihe hakiri abagore bakubitwa, hirengagijwe amategeko n’ingaruka bishobora kugira ku wakoze iryo hohotera. Kubera umuco, hari ababikorerwa bagaceceka, bumva ejo bizarangira kugera ubwo biganishije urugo ku byago bitandukanye, harimo no gusenyuka k’urugo. Aha ntitwavuga ko abagore ari bo babohoterwa bonyine, ahubwo hari n’abagabo bahohoterwa, n’ubwo umubare wabo utaba munini. Ibi iyo bikomeje kugirwa ibanga biba biganisha kugutandukana

6.Gusuzugurwa:

Muri kamere y’abagabo harimo gukunda icyubahiro, ku buryo iyo asuzuguwe bituma yiheba, amarangamutima ye ntabyakire, akaba yahitamo no gutandukana n’uwo bashakanye kuko yumva ko yatakaje agaciro. Uyu rero iyo muganiriye, yihagararaho, ntakubwira ko icyatumye asenya ari uko yasuzuguwe ahubwo akenshi ashaka impamvu yindi yumva yarushaho kumvikana.

Burya abagabo benshi batinda mu kabari, cyangwa mu kazi, si uko bakunda akazi cyane ahubwo aba atekereza aho agiye gutaha akumva nta mpamvu yo gutaha maze agataha agiye kubyuka cyangwa guhinduka imyenda.

N’abagore ni uko, hari abasuzugurwa kandi ibi bikaba byaratangiye cyera. Ntawutazi ko cyera iyo umuryango wabyaraga abakobwa benshi, wabonaga bafite ikibazo, bakamera nk’abagushije ishyano. Ibi byatumaga abakobwa badahabwa uburezi ku kigero kimwe na basaza babo. No mu bizera muzi ko bavuga ngo Yesu yahagije abagabo ibihumbi bitanu, ukuyemo abagore n’abana. Ibyo biguha ishusho y’uko umugore yafatwaga. Kugera ubu hari amadini n’amatorero atarabasha guha inshingano zo hejuru igitsinagore kuko bumva ko badashoboye.
Ibi rero iyo umugore abikorewe mu muryango bimusiga habi akihangana bigitangira ariko bikazasoza atandukanye.

7.Kutaganira ku bibareba (manque de communication)

Buriya rero kutaganira bisenya ingo nyinshi, bitewe n’uko uwo mwashakanye adashobora kumenya ibikunezeza cyangwa ibikubangamira keretse ubimubwiye. Kandi uko ugenda ubangamirwa kenshi ntuvuge, umutima uragenda ukazinukwa pe. Ukajya wumva nta cyiza kindi utegereje kandi wenda iyo ubivuga mwari gushakira umuti hamwe.

Iyo mutaganira ibibazo byatangiye ari bito bihinduka imisozi maze ingo zigasenyuka.
N’ubwo kuganira ari byiza ariko hari ibintu bijyana no kuganira: Kumenya kuganira, ukamenya icyo uganira, igihe cyo kuganira, uburyo bwo kuganira, ahantu ho kuganirira. Hari igihe ushobora gukeka ko wavuze wenda ibikubangamiye, ariko bitewe n’uko wabivuze n’ahantu n’igihe wabivugiye ugasanga wangije byinshi. «Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya» (migani 14:1).

Mubyo ukuri urugo rwubakwa n’ubwenge ni byiza gusaba Imana ubwenge bwatuma twubaka urugo ntirusenyuke.

8.Kutababarirana no kutibagirwa amakosa uwo mwashakanye yakoze

Abantu benshi birabagora kubabarira uwabakoreye ikosa ariko bikarushaho iyo ahemukiwe n’uwo babana. Gusa buriya nta muntu utagira amakosa, ni yo mpamvu na Bibiliya ivuga ngo tujye tubabarirana uko umuntu agize icyo apfa n’undi, kandi ngo mugenzi wawe nagucumuraho uzamubabarire inshuro mirongo irindwi karindwi.
Ikizakwemeza ko utamubabariye ni uko uhora umucyurira ibyo yakosheje, noneho yagira irindi kosa akora ukabanza kumucyurira ibyo yagukoreye bibi ariko ntekereza ko iyo ukunda uwo mwashakanye, kumubabarira biroroha cyangwa birabanguka.
Ibi iyo bitinze, urukundo rurayoyoka bikavamo impamvu yo gutandukana kandi utabasha gusobanura neza icyatumye ufata umwanzuro umeze utyo.

9.Kwanga kwikosora

Ikintu cyo kutikosora cyangwa guhora mu makosa amwe ni ikintu kiremereye. Hari igihe umwe yumva asa n’uwasonewe gukora amakosa, akumva ntawukwiriye gutinda ku myitwarire ye n’ubwo yaba ibangamiye abandi ahubwo we agahora atunga intoki abo babana, avuga ibibi byabo.

Niba ushaka kumenya icyo kwikosora, uzahere kuri cya kindi uwo mwashakanye ahora atonganira, cyangwa avugira nabi cyangwa se kimwe ahora akubwira ko kimubangamira. Ujye wibuka ko Bibiliya itubwira ngo ntitukagire igisitaza dushyira imbere y’umuntu uwo ari we wese.

10.Umutungo ukoreshejwe nabi

Nta wabura kuvuga ko umutungo ukoreshejwe nabi n’umwe mu bashakanye bishobora kuba imbarutso yo gusenyuka k’umuryango. Hari ubwo umwe amenya amakuru ko hari imitungo icishwa ku ruhande cyangwa hari konti atariho, cyangwa akabona ibiza mu rugo atazi neza amakuru ya byo. Nk’urugero umugabo agatahana imodoka umugore ataragishijwe inama mu kuyigura n’ibindi. Ibi bigera igihe uwabikorewe akibaza ngo “Ese njye ubu ndi iki muri uru rugo?”

Hakorwa iki ngo ingo zitagira ibibazo?

Muri iyi nkuru twifuza kuvuga ku bibazo bisenya ingo kandi ba nyira byo batabasha kubivuga, nyamara iyo biganirwaho mbere byari kubonerwa umuti bitaragera aho bisenya urugo. Reka umuco wo kuganira ku bibazo ube uwacu, bizatuma dukemura ibibazo amazi atararenga inkombe. Abenshi basezerana bafite imiryango. Mushobora kubegera bakabafasha cyangwa ababaherekeje mu bukwe bwanyu (parrain na marraine). Abandi bafite insengero basengeramo, mushobora kwitabaza abayobozi banyu mu by’umwuka, yewe n’abayobozi ba leta aho dutuye tubagishije inama badufasha. Burya amategeko ntaberaho gutandukanya abagiranye ibibazo ahubwo icya mbere ni ukubunga.

Twumve ko gutandukana ari ugutsindwa. Mu by’ukuri iyo wananiwe kubaka urugo, bizagora abandi bantu kukugirira icyizere ahubwo bazajya bavuga ngo afite akazi keza, ayoboye abantu benshi ariko yananiwe n’urugo.

Reka uruhare rwawe mu biri kukubaho ugerageze kutaba nyirabayazana mu bibazo byageza umuryango wawe ku gusenyuka ahubwo ugerageze gukora ibishoboka byose ngo urugo rwawe rukomeze rubeho.
[email protected]