Utuntu n’ utundi

Kwamamaza

agakiza

Nkuko Umuryango w’Abanyeshuri b’aba Pentekote b’Itorero ADEPR ukorera mu ma Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye ariwo CEP (Communauté des Etudiants Pentecotistes) usanzwe ubigenza ni uko buri mwaka haba amatora yo kubona abayobozi bashya cyane cyane kubera ko bamwe baba barangije bityo hakaba haba hakenewe abakomeza umurimo. Ni muri urwo rwego CEP ULK Evening yakoze amatora tariki 11/02/2012 igikorwa cyabereye muri Kaminuza y’Igenga ya Kigali (ULK) Kigali-Campus. Prezida watowe akaba ari: MUVUNYI Hyppolite.

Abandi batowe ni: 1st V/P Dpt of evangelization: AYINKAMIYE Emmérance; 2nd V/P Dpt of Intercession: Eric KANYABUGANZA; Dpt of Finance and production: NDAYIKUNDA Grâce; Dpt of Social Affairs & Secretary: Bénie Grâce UWAMARIYA ; Chief of Protocol: KAMANA Jean Marie ; Dpt of Public relations & ICT: NKURANGA Alphonse ; Dpt of Healings & reconciliation: NIYONKURU Phénias; Counselor & President of Jehovahjireh choir: NDORIMANA Phillotin and Counselor in charge of promotion:Martin.

Ubu rero gahunda ikurikiyeho ni ukubasengera kugirango bakore umurimo bafite inshingano zose.Iki gikorwa akaba ari kimwe mubyo CEP ULK iteganya kuruyu wa 22/04/2012 kikazabera kuri stade ya ULK guhera saa 08h: 00am.Uyu muhango ukazitabirwa na Représentant légal wa ADEPR mu Rwanda Pastor USABYIMANA Sammuel,ndetse n’abandi bayobozi bo muri ADEPR,abayobozi bo ku rwego rwa Kaminuza ya Gisozi,abayobozi ba za associations zitandukanye zikorera muri Kaminuza ya ULK,abayobozi ba CEP zikorera mu ma Kaminuza atandukanye,abayobozi b’umuryango ONAP,ndetse n’inshuti zitandukanye.Hakazaba hari Jehovahjireh choir ndetse na Louange Choir yo muri KIE.

Siki gikorwa cyonyine CEP ULK/Evening iteganya kuko irimo gufatanya na Jehovahjireh choir ikorera umurimo w’Imana muri ULK gutegura urugendo rwo kujya mu gihugu cy’uburundi niba ntagihindutse rukaba ruteganyijwe mu kwezi kwa karindwi kuvugayo ubutumwa bwiza bwa yesu kristo nkuko biri mu nshingano zuyu muryango kuvuga
ubutumwa mu bigo by’amashuli atandukanye na za Kaminuza ndetse n’ahandi haba mu gihugu imbere cg hanze yacyo,n’ubundi bafatanyije barimo kandi no gutegura Album ya 2 ya Jehovahjireh choir. Prezida wa CEP LK /Evening akaba ashimira Imana ndetse n’abanyamuryango ba CEP bamugiriye ikizere akaba rero ararika buri wese kuzitabira kiriya gikorwa no gukomeza kubasengera kugira ngo uyu murimo ugende neza.
Vital R.

usanzwe tuzi ko abapasitori ari abakozi b’Imana bahamagariwe gukora uyu murimo wayo ku neza yo gusayura abantu mu byaha kugira ngo babone ubugingo bw’iteka ryose, ubwo Imana yaringanirije abayubaha. Gusa kuko nta wayobora impumyi nawe atabona aba basabwa kugira umutima nk’uwari muri Yesu kandi bakaba koko umucyo wo kumurikira abandi kuko nta wakongeza itabaza ngo aritwikirize intonga.

Ni muri urwo rwego twabakoreye ubushakashatsi,dusanga aba bakozi b’Imana satani yarabaciriye imva eshatu kandi ndende zihora zibasamiye ariyo mpamvu tugirango buri wese azimenye, aribo birinde ndetse natwe umukumbi ,duhore tubasengera ngo bere kuzigwamo kuko ibyabonetse ni uko abaziguyemo ,bavuye mu murimo ndetse basiga ibikomere bitabarika mu itorero ,tutibagiwe no gusigira itorero isura mbi.

Abakozi b’Imana babajijwe cyangwa abo twakurikiranye inyigisho zabo kuri zino mva bahamya ko amafaranga nk’imva ya mbere,ahangayikishije isi ndetse umuntu wese tutavanyemo na pasitori , akaba ayakeneye kugirango abashe kubaho neza.Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda asobanura ko abapasitoro bagombye kubaho mu buzima buberanye n’umurimo bakora kandi bakanyurwa n’ibyo Imana ibahaye ari nayo mpamvu, mu guha inshingano abapasitoro,basezerana ko bazakora badategereje igihembo, Imana yazashima imirimo yabo ikazabihembera.Hari rero abapasitori bayashakisha ingufu ndetse rimwe na rimwe bakanyura mu nzira zitari nziza ngo bayagereho,nko kwihangamo impano zo gusengera abantu, gukoresha ibiterane bya buri munsi bitangisha abantu,Gusaba inkunga mu baterankunga nyamara ibyo zisabiwe ntibibe ari byo bikorwa n’ibindi .Abo baba barimo kumanukira muri iyo mva.

Abagore cyangwa abakobwa nk’imva ya kabiri nabo ni ikibazo cyagoye abapasitori benshi kandi turafite ingero zitabarika zabo bagushije muri iyi mva,ari yo mpamvu twashatse ko iyi nayo imenyekana ngo abakozi b’Imana bagire amakenga igihe cyose basabana n’abagore batashatse,bajye bagira umupaka kuko abo nabo ari imva ibasamiye.

Icyubahiro nk’imva ya gatatu yasamiye abakozi b’imana yahemuje benshi, ari nayo mpamvu usanga abapasitori banga gutumwa aho bakeka kutamenyekana, abandi bagasohoka mu nsengero ngo bagiye gutangira izabo ngo bagire icyubahiro, abandi bahindura itegekonshinga ry’itorero kugirango bagire mandat ndende batazava mu myanya y’icyubahiro barimo,abandi bakigira ba Bishop cyangwa apotre ngo bazagume muri iyo myanya kugeza bapfuye; wareba amatorero bitirirwa ayo mazina ugasanga atagira n’urusengero naho ziri, rutarenze rumwe n’abakirisito babarirwa ku mitwe y’intoki .

Ni byiza rero ko abantu bose bamenya ko zino mva uko ari eshatu satani yaziciriye abakozi b’Imana bakajya bigenzura kandi barinda ubuhamya bwabo ngo batazisanga muri izo mva bagasiga inkuru mbi imusozi tutaretse no kubura ubugingo.
inkuru dukesha isange.com

Guhera ku wa gatandatu tariki ya 26/9/ 2015, Jean d’ Amour NTIRENGANYA n’umufasha we UZAYISENGA Beata ubu barashima IMANA nyuma yo kumara umwaka bategereje isezerano ry’IMANA ryo kubahuza ngo basohoze umushinga w’ubukwe bari baratangiye ku itariki ya 6 nzeri 2014 nyamara IMANA igahitamo kubusohoreza mu gihugu cy’ubuholandi.

Nk’uko twabitangarijwe na nyir’ubwite, yagize ati : « Njyewe mbona IMANA iba ishaka kutwigisha kwihangana no kubaha igihe cyayo, nongeye kwibuka ko ariyo yantoranije niyemeza kuyubaha iteka. Ndashima IMANA kuri ubu bukwe, njye na chèrie wanjye twari tubwiteguye igihe kinini, icyubahiro n’icy’ IMANA.IMANA inkoreye ibitangaza bigera kuri bitatu muri uku kwezi kumwe»

Ubu bukwe bwabereye ku rusengero rwa Apostolic Eangelic Ministries (A.E.M) ruherereye mu mujyi wa Vinkveen ho mugihugu cy’Ubuholandi. Ni umuhango kandi wabashije kwitabirwa n’abakozi b’IMANA batandukanye dore ko no mu byumweru bitatu bishize Jean d’ Amour NTIRENGANYA Yari yasengewe kuba umuvugabutumwa (Evangelist).

Umufasha we, UZAYISENGA Beata yagize ati: «Mbere na mbere ndashima IMANA yo yakoze ibikomeye ikaduhuza, ndongera gushima kandi umutware wanjye kuko yakoresheje imbaraga akabasha gutsinda neza amasomo, gutegura ubu bukwe ndetse no kuguma mu MANA.»

Mu mvugo yuzuye ibyishimo, umufasha wa Jean d’Amour NTIRENGANYA yavuze ko kuba ageze mu buholandi aje gukora ubukwe byiyongereyeho no gukarishya ubwenge mu cyiciro cy’amasomo ye dore ko agiye gukomeza icyiciro cya gatatu (Masters in Horticulture).

Twabibutsa ko uyu Jean d’Amour NTIRENGANYA yahoze ari umunyamakuru kuri Radio ubuntu butangaje, akandika mu binyamakuru bitandukanye ndetse akaba n’umwe mu bafashije ibitaramo byo kuramya no guhimbaza IMANA byagiwe bitegurwa mu Rwanda. ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’ Ubuholandi aho nawe arimo kwiga ibyerekeranye n’iterambere ry’icyaro n’uburinganire.

Mu mihango yakozwe muri ubu bukwe harimo gusezerana imbere y’IMANA wayobowe na Pastor Aaron UWITONZE uhagarariye A.E.M afatanije na Viateur wo mu itorero rya ADEPR – Paroisse ya Huye, Higishije Pastor Sylvere wari waturutse muri Finland wanabaye se w’umuhungu. Mu bandi bitabiriye ubu bukwe twavugamo nka Pastor Jean Paul na Pastor Josiane bo muri Calvary Church mu bubiligi, Pastor Jean Marie Vianney n’umufasha we Martha, Pastor Eric, Pastor Egide ndetse.

Twifurije urugo ruhire Jean d’Amour NTIRENGANYA na UZAYISENGA ndetse no kwagurwa n’IMANA mu murimo mushya w’Ivugabutumwa.

Inkuru mu mafoto:









Umugabo w’imyaka 31 witwa Caius
Veiovis akaba ari imbere y’ubutabera kuva mu cyumweru gishize aho aregwa
ibyaha bitandukanye birimo gushimuta no kwica abantu bagera batatu
afatanyije na bamwe mu bo bafatanya gusingiza sekibi ; ibi byaha
byabereye i Pittsfield muri leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika.

Caius yagejejwe imbere y’ubutabera ari kumwe na : Adam Hall, w’imyaka
34 na David Chalue, w’imyaka 44 ; baregwa kwica David Glasser, wari
ufite imyaka 44, Edward Frampton, w’imyaka 58 n’undi w’imyaka 47 witwa
Robert Chadwell.

Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika(AP) bibitangaza umwe muri
abo batatu bishwe byatewe no kugira ngo atazashobora gutanga ubuhamya mu
rubanza n’ubundi rushinja uyu mugabo Caius icyaha cyo gushimuta.

Nk’uko amashusho dukesha ikinyamakuru Daily Mail abyerekana Caius
Veiovis afite ku mubiri we ibishushanyo bitandukanye ku buryo afite
amahembe ku gahanga ke akaba yanditseho ku gahanga umubare 666 uranga
sekibi cyangwa satani, mu maso no ku ijosi hari inyandiko zanditswe mu
ibara ry’umukara.

Caius Veiovis afite amahembe n’umubare 666 mu gahanga

Kugeza ubu uyu mugabo kimwe n’abo baregwa hamwe bahakanye ibi byaha,
ahubwo bakomeza gutunga agatoki ubushinjacyaha ko bufite ikibazo mu
myemerere yabo bose bambaza satani mu rusengero rumaze kugira abayoboke
benshi “church of satan” bivugwa ko rwatangijwe ku mugaragaro na Anton
LaVey.

Aba bagabo uko ari batatu ubushinjacyaha bwahisemo kuba bubafungiye
by’agateganyo ahitwa Berkshire mu gihe hagitegerejwe urubanza rw’abo
biteganyijwe ko ruzagaragaramo abatangabuhamya benshi ku ruhande
rw’imiryango y’ababuze ababo.

igihe.com

Dusanzwe tuzi ko ku mbuga
nkoranyambaga nyinshi, abantu b’ibyamamare nka Justin Bieber, Lady Gaga,
Beyoncé n’abandi aribo baba bigwijeho abakunzi n’ababakurikiranira
hafi. Ibyo ariko ntibyabujije ubushakashatsi bwa New York Times
kwerekana ko paje ya Facebook yitwa Jesus Daily ariyo iri ku isonga mu
gukoreshwa cyane n’abayikunda.

Nk’uko icyo kinyamakuru cyabitangaje mu ntangiriro z’uku kwezi, iyo
paje yahariwe uwo abakirisitu bafata nk’Umwana w’Imana niyo ibona
‘likes’ n’ibitekerezo (comments) byinshi kurusha izindi paje, harimo
n’iya Justin Bieber uzwiho guca agahigo kuri Facebook, Twitter na
YouTube (yerekana amavidewo). Mu ntangiriro z’uku kwezi, iyo paje ifite
abakunzi barenga miliyoni 8.5 yakoreweho inshuro miliyoni 3.4 ni ukuvuga
gushyiraho amagambo, amafoto n’ibiganiro byakoreweho, mu gihe iya
Justin Bieber yari yakoreweho inshuro 630 000 kandi isanzwe ifite
abayikunda barenga miliyoni 35.

Kuri urwo rubuga usangaho imirongo ya Bibiliya ishyirwaho hafi kane
ku munsi, maze abakunda iyo paje bakayivugaho ibintu bitandukanye.
Gukundwa kw’iyi paje guterwa n’uko itabahatira kwemera ibintu bimwe na
bimwe cyangwa kwinjira mu idini iri n’iri, ahubwo yo itanga ubutumwa
benshi bakavuga uko babibona.

Iyi foto y’igishushanyo cyakozwe na Simon Dewey niyo igaragara imbere kuri Jesus Daily

Paje ya Jesus Daily yashyizweho na Dr Aaron Tabor, umuhanga mu
byerekeye imirire (diet specialist) wo muri leta ya North Carolina. Uwo
mugabo yatangiye gukoresha Facebook mu 2007, ubwo yashakaga
kumenyekanisha igitabo yari yaranditse ku byerekeye imirire. Uretse iyo
account ye isanzwe, yanashyizeho iyo paje (nk’uko bishobora gukorwa
n’umunyamuryango wese wa Facebook), maze ayita Jesus Daily.

Uretse Jesus Daily kandi, paje ya Joyce Meyer nayo iri mu zikunzwe
cyane kuri Facebook, hamwe n’iyitwa Dios es Bueno (imana ni nziza),
n’iyitwa Jesus Christ ikunzwe n’abarenga miliyoni 3 harimo
n’Abanyarwanda. Mu zisanzwe ziterekeye amadini na Yesu ariko zikunzwe
harimo iya Lady Gaga, Justin Bieber, Manchester United n’izindi.

igihe.com

NIMUNDEKE MVUGE IMANA

MPANITSE INGANZO NGAMIJE INGINGO
MVUGA UMUGENGA UGABA UBUGINGO
ARIWE YESU UMUKIZA WACU
IYO YAGUSANZE ASIGA AGUSIZE
MWUKA WERA AKUBAMO ITEKA
6.MAZE UMUTWARO AKAWUGUTURA

NDAVUGA YESU UMUKIZA WACU
NI WE MUBANA MU BIHE BYOSE
HABE MU BYIZA CYANGWA IBYAGO
SI NK’AB ATUYE ISI MBONA NKUMA
BO BAGUKUNDA URI UMUTUNZI
12.WABA UMWORO BAKAGUHEZA

NYAMARA YESU WE SI KO AGENZA
AHUBWO AKWAMBIKA IY’URUGAMBA
NGO UZABE INTWALI MU GIHE CYABYO
IMINSI IHAANDA IKAGUHONYORA
ARIKO YESU AFITE UMUGAMBI
18.WO KUKWEMEZA AB’AMAHANGA

IYO AGUTABAYE BIRABATONDA
BYABATONDA BAKAGUTERA
BAGUTERA BAGATOKARWA
BATOKORWA BAKAGUTINYA
BAGUTINYA BAGATABAZA
24.BATI IMANA YAWE NIYITWE IMANA

NDAVUGA YESU NI WE RUKUNDO
UHORA UDUKUNDA AKANADUTOZA
NGO TUBITOZE N’ABATAMWUMVA
YAHAYE AMATA BAMWIMA AMATWI
YARATABAYE BAMUTABAJE
30.NONE BIGIZE KABUTINDI

NGO TUBASANGE TUBASUBIRE
TUBASIGURIRE IBYO ATUBWIYE
NGO AKANWA KARYA NTIKAGUHE
KAVUZA INDURU NTIWUMVE
NGO IMINSI IVUGUTA NTA MUVUBA
36.NIBAMUSANGA AZABASEENDA

NGO TUBASANGE TUBASUBIRE
NGO TUBABWIRIZE UBUTUMWA
NGO YESU ARAJE NIMUBE MASO
NIBATATWUMVA AZAZA UBWE
NGO AJE GUHEMBA NO GUHANA
42.ARIYO NDUNDURO Y’IBIRUMBO

NDAVUGA YESU UMUKIZA WACU
INYAMIBWA NKUNDA KWIRAHIRA
IYO KU RUGAMBA NTAJYA ATSINDWA
KERETSE WIGABYE MUTAJYANYE
AHO HO URATSINDWA KAKAHAVA
48.NA HO UBUNDI WE AHORA ATSINDA

MUTEGE YOMBI MBAHE N’INGINGO
DORE MUKUNDA IKIBEMEZA
1SAMUEL 17:1 NIMUMPINYUZA
MUBAZE DAWIDI UKO YANESHEJE
ABAFILISITIYA INTSINZI ITAHA
54.MU BISIRAYELI KUKO UWITEKA YAMUTEGUYE

NDAVUGA YESU UMUKIZA WACU
INYAMIBWA NKUNDA KWIRAHIRA
UMPINYUZA ABAZE ESITERI
UBWO HAMANI YACAGA IBICO
NGO ACONCOMERE ABAYUDA
60.BACIKE BACWEKERE CWE CWE CWE

ARIKO ESITERI ABA UMUNYABWENGE
ABWIRA ABAYUDA NGO BIYIRIZE
IMINSI ITATU N’AMAJORO ATATU
BATAKAMBIRE UWITEKA ITEKA
RY’UMWAMI RITAMUZITIRA
66.UWITEKA AMUJYA IMBERE

AGITUNGUKA UMWAMI AMUTUNGA
INKONI ATI KARAME MUTONI UTATSE
UBWIZA UWITEKA YARAGUTOYE
CYO MBWIRA MWAMIKAZI UBASUMBA
NSABA ICYO USHAKA NDAKIGUHA
72.MAZE ABAYUDA BAKIRA UBWO

NDAVUGA YESU UMUKIZA WACU
INYAMIBWA RWEMA NDAMUKUBWIRA
ITEKA NICAYE MBA MUTAKA
ITEKA NICUYE MBA MURATA
ITEKA MPINGUTSE AHO MUREBA
78.IBICURO BINSHURA AKINSANGA

AKANSANGANIZA URUGWIRO
N’UMUGWI MWIZA NKASHIRA IRUNGU
AKANGWIRIZA AMAGANA
NSHIRA AMAGANYA NKIZIHIRWA
NKISANGA MU BY’UBUGINGO
84.INGINGO ZOSE ZIKAMUGOMBA

NDAVUGA YESU INYAMIBWA RWEMA
WE UTAGUHINDA URI MU GAHINDA
UREKE ABATUYE ISI BAGUHAANDA
UMVA URUGAMBA NGO RURAHINDA
BAKAGUHAANA IMISOZI YOSE
90.IBITI N’AMABUYE BIKAKWANGA

BISHATSE KUVUGA KO YESU
ARIWE NSHUTI NYANSHUTI
NUMUKUNDIRA MURANYWANA
IBIKUREMEREYE ABIGUTURE
IZINA NAMWISE NIMKARUHURA
96.NAWE UMWITE UKO WAMUBONYE

NI KARUHURA NARAMUBONYE
MUKIZANDWARA NARAMUBONYE
IYO MU NGENDO NARAMUBONYE
UBWO SATANI YAHIGAGA
YADUTEGURIYE IMPANUKA
102.ARIKO YESU ARASERUKA

ABWIRA SATANI ATI CECEKA
SINONGERE KUMVA UKOMA NA MBA
UMENYE KO UZIRITSE KUGEZA UBU
UNDEKERE UBWOKO NAKOMEJE
BAVUGE UBUTUMWA NABAHAYE
108.WOWE WAHAWE GUTONTOMA

NDAVUGA YESU I NYAMIBWA RWEMA
INGABO IZOBEREYE IBY’URUGAMBA
KUKO UBWE ARITATIRA AGATERA
IBYO NA SATANI ABIZI NEEZA
YABUZE IBYIVUGO YIVUGA
114.YASANZE BYOSE BIFITE YESU

YAKUBISWE INSHURO NA WE ARABIZI
ATI NABE INTWARI YARANTSINZE
NANJYE NZIVUGANA ABATUMVA
NSUKE IBIRIMBURA IMBERE YABO
ARIKO KANDI MBAHUZE IJAMBO
120.RYO RIBATERA GUHEMBUKA

IBYO GUSENGA MBISIRIBANGE
MBAGIRE ABANJYE MBANYAGE
UBWAMI MBARYOSHYARYOSHYE
N’UDUFARANGA NIBIBA NGOMBWA
MBAHE N’UTUNDI BITINDE MBIGARURIRE
126.WESE MAZE DUFATANYE UMUBOROGO

NONE MUNTU SHUSHO YA DATA
UMAZE KUMVA IMIHIGO YE
HATO ATAKWAHURANYA INGOBE
UGATA IKAMBA I KAMBERE
NTAWUKEZA ABAMI BABIRI
132.HITAMO UWO UKWIYE GUKORERA

NUGERA AHO RUKOMEYE
KOMANGA YESU ARITABA
UMUTABAZI UTAGUTABA
YAGUTEGURIYE IBIGUTUNGA
MUTEGE YOMBI NI WE UKIZA
138.IBINDI BYOSE NI UBUSA

Y:EMWE BANTU NAKUNZE
E:SE MWANSANZE NKABARUHURA
S:INSHAKA KO MURIMBUKA
142.U:NSHAKA ANKURIKIRE

UMUSIZI:JYAMUBANDI DEO
KAMINUZA Y’U RWANDA
ISHAMI RY’ITANGAZAMAKURU
N’ITUMANAHO


Leta y’u Bwongereza yataye
muri yombi umupasitori w’Umunyakenya witwa Gilbert Deya w’imyaka 58,
uregwa kwiba abana mu gihugu cye cy’amavuko cya Kenya akabaha ababuze
imbyaro basengera mu rusengero rwe ababeshya ko ari ibitangaza by’Imana.

Uyu mugabo w’inzobere mu bushumba bw’amatorero yibye abana bagera
kuri batanu mu bitaro bya Kenya, kuva mu mwaka w’1999 kugeza mwaka
w’2004. Aba bana yabashyiraga imiryango yabuze urubyaro mu itorero rye
ryakoreraga mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London, mu gace ka Peckham
kari mu majyepfo y’uyu mujyi.

Iri torero rye yise “Iteraniro rya Gilbert Deya” ryari rimaze kugira
abayoboke bagera ku bihumbi 34. Uyu mugabo akaba yarabaye icyamamare ku
buryo butangaje kuko yivugiraga ko afite impano zo gutuma abagore babuze
imbyaro basama biciye mu mbaraga zo gusenga.

Icyatumye ahanini uyu mugabo akekwa amababa ni uko mu gihe yemereye
umugore ko azamuha urubyaro yamutegetse kujya kubyarira muri bimwe mu
bitaro byo muri Kenya ; muri icyo gihe ubuyobozi bw’ibitaro bwahise
butaka ko bubuze umwana.

Mu mwaka w’2003, kandi ubwo yemereraga umuryango wari warabuze
urubyaro ko azabafasha bakabona umwana. Akiva muri Kenya yabahaye
uruhinja rukivuka ababwira ko ari igitangaza abakoreye. Uyu mwana akaba
yarakorewe ibipimo by’inkomoko (DNA test) kugirango barebe niba koko
avuka kuri aba babyeyi bombi, nyamara baje gusanga nta n’umwe bahuje
amaraso muri aba bari biswe ababyeyi be.

Ibi byatumye BBC ikora iperereza ryihariye kuri ibi bitangaza
byaberaga i London, maze mu 2004 baza gutahura ko uyu mugabo abeshya
rubanda kubera amaco y’inda.

Uyu mugabo ubwe yivugira ko ari umusenyeri ushobora gukora ibitangaza mu gufasha imiryango iyo ariyo yose yabuze abana burundu.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru,
Leta y’u Bwongereza yemeje ko igiye kohereza uyu mupasitori muri Kenya
kugirango azahanwe n’inzego z’ubutabera bwaho kuko ariho yakoreye iki
cyaha.

Musenyeri Deya udahakana ibyo aregwa amaze imyaka 4 arwanya yivuye
inyuma iki cyemezo cyo kumwohereza muri Kenya kuko yemeza ko aramutse
ahageze ashobora kwicwa urubozo cyangwa akagirirwa nabi. Umugore we nawe
witwa Mary akaba afungiye mu gihugu cya Kenya kubera icyaha cyo kwiba
abana afatanije n’abandi bagore.

source: igihe.com

UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA

RUKUNDO MBUTO ITARUMBA
NZIRA Y’ IBYEZA HORANA IJAMBO
IMBADUKO UMPUNDA NDAYIBATURA
BAMENYE UBWAWE KO URI RUKUNDO
NJE NKUCURANGA NCINYA AKADIHO
NJE NDURIRIMBA NGO NDUBATURE
NAMENYE URUKUNDO RWANYU
U RWANDA NDUHA IBIRENGE
IMANA NYIHA AMASHIMWE
10.U RWANDA NDUHOZA INTAMBWE
MBWIRA INSHUTI N’ABAVANDIMWE
NGO TWESE TUBABE HAFI
DUSHOZA IMBYINO IBAKWIYE
MUZAHORANE IBIBONDO
MUBITOZE GUSENGA
BYOSE BIVA MU GUSENGA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MWANYUZE MURI BYINSHI
IBIBAGERA AMAJANJA
20.BYIJANDIKA MU RUKUNDO RWANYU
AMAGAMBO AVUZA UBUHUHA
BAJE ARI NDABATANYA
BADASHAKA KO MURUSHINGA
NGO BABICIRE UWO MUSHINGA
UBUKWE BUPFE BACURANGE
BABIBAGIZE URUKUNDO
RUCIKE RUCWEKERE CWE CWE!
NYAMARA NTIBAMENYE Y’UKO
IYAVUZE ITIVUGURUZA
30.NAHO BAHINDA NK’INDEGE
CYANGWA BAGAKUBITA NK’INKUBA
NTIBAVUGURUZA IRYAYO
NONE UMUNSI NI UYU!!!!
IBAHUJE BAREBA
BAMENYE KO IMANA YANYU
ARI INYEMBARAGA
NTAWUVUMA UWO ITAVUMYE
NAHO BABAVUMA
BAMERA NKA BARAKI
40.BAKABAHESHA UMUGISHA
MUKUNDANE MUJYE INAMA
GUKUNDANA NTIBIGOYE
BIGORA ABATAZI IMANA
BIYAMBAZA NYABINGI
NK’AHO IGIRA URUKUNDO
IMANA NI YO RUKUNDO
ABAPFUMU NI UMWANDA
KIRIMBUZI YA BURUNDU
IRIMBURA ABAYISANGA
50.BAHONGERWA IBY’URUKUNDO
URWO SI URUKUNDO
BUBURA INGESO BOMBI
INTONGANYA BURI MUNSI
BATANA MU KWA BUKI
KUKO BATAZI IMANA
NTIBAYIBAJIJE IBYABO
NYAMARA UMUGORE MWIZA
UMUHABWA N’UWITEKA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

60.MUTANDUKANE N’ABANDI
BAMWE BATAZI IMANA
MUZAHORANE URUKUNDO
MUSANGIZE NA RUBANDA
ABATAGIRA URUKUNDO
MUBATOZE GUKUNDA
MWUBAHANE BITINDE
MWIRUKANE UBUTINDI
MWITETERE BIKWIYE
MWIKOMEZE KU UMWAMI
70.YESU ASHOBORA BYOSE
NTACYO MUZAMUBURANA
AZABAHETA N’IBINDI
MUKUNDANE MUJYE INAMA

YESU YARABASHIMYE
URUKUNDO ARARUBAHUNDA
U RWANDA RURABAKUNDA
ABABYEYI BARABAKUNDA
URUNGANO NI YO NTERO
NANJYE GA NDABAKUNDA
80.MBAZANIYE URUKUNDO
NZAHORA NDUBAHUNDA
MWIBYINIRE IYO NJYANA
MWINIKIZE URUKUNDO
MWIBAGIRWE AGAHINDA
MWITETERE BITINDE
MUBYARE HUNGU NA KOBWA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MBAHAYE INZITIRABANZI
MAZE URUVUGO NIRUZA
90.RUBANDA RUFITE UBUMARA
NK’INZOKA Y’INSHIRA CYANGWA
INSHANA MUHURIYE MU NSHINGE
BAGAMIJE KUBATANYA
MUZIGIREMO MUNUME
MUBIME AMATWI MUSENGE
YESU UBWE AZABATSINDA
BAZAFATWA NKA SATANI
BAMENYE IMANA YANYU
BAHEREKO BABAKUNDE
100.MUKUNDANE MUJYE INAMA
NTIMUZABURA ABANZI
BAZATUMAHO N’ABANDI
BAZE ARI NDARUSENYA
MUZAKOMEZE MUSENGE
MUSENYE URUVUGO RWABO
MUKUNDE ABATABAKUNDA
NA YESU ARABIBATOZA
IMBEHO NIBATAHA
MUZIFUBIKE URUKUNDO
110.MUKUNDANE MUJYE INAMA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MWIME AMATWI RUBANDA
BAZANYWE N’AMAGAMBO
MUZAMBARE MUGWE NEZA
MUHUZE AMABOKO YANYU
MUREBANE AKO MU JISHO
NIHAGIRA IKIBAJISHA
MUZATUMIRE UWO MWAMI
AZAZA NTAJYA ATINDA
120.AZABIKEMURA BWANGU
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MUZABONA IBIBAGORA
BISHAKA NO KUBATANYA
URUGO NI KO BIGENDA
IBIBI N’IBYIZA NI URUVANGE
MUZAMBARIRE KUNESHA
MUSHOZE IMIHIGO MWEBI
MAZE MUHUZE IMIGAMBI
MUSHINGE IMISHINGA MUJYE MBERE
130.MUSHISHIKARIRE GUSHIMA
MUTANGE N’ICYA CUMI KU MANA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MUKUNDANE AKARAMATA
MUBYAYE CYANGWA BYANZE
MUKIZE CYANGWA MUKENNYE
MUZICARE MUJYE INAMA
EREGA URUGO NI MWEMBI
KANDI UMWE ARYA BIHORA
UMUGORE NI MUTIMAWURUGO
140.UMUGABO NI MYUGARIRO
ABANDI NI INYOGERA
NDETSE N’ ABAJYANAMA
BAHERA KUKO MUBANYE
MUKUNDANE MUJYE INAMA

UMUNTU NI UMUNTU
YAKOSA TURI MU ISI
KANDI NTAZIBANA
ZIDAKOMANYA AMAHEMBE
ARIKO MUZIYUNGE
150.MAZE MUSABANE IMBABAZI
MUSUBIRANE BWANGU
MUTIHAYE RUBANDA
MUBWIZANYE UKURI KOSE
URUGO SI BIRACITSE
KANDI SI N’AMACENGA
ACUMBIKA ACUMBEKA
NGO AKUNDE ABACEMO ICYANZU
AHUBWO URUGO NI MWEMBI
MWAMBAYE UWO MUNEZA
160.MUHUJE UMUNEZERO
MWIBUTSE MUFIYANSANYA
SIMVUZE IBY’URUGWIRO
CYANGWA SE IBY’AGATWENGE
KABEREYE ABABASUURA
MUZABASEKERE RWOSE
MUBEREKE IBY’URUGWIRO
BAZAZA N’EJO BAAZE
KUKO MUFITE URUGWIRO
MURARWUBAKE CYANE
170.MUKUNDANE MUJYE INAMA
URUGO SI IMITUNGO
SIMVUZE KO IDAKWIYE
ARIKO IBAYE NTA RUKUNDO
YARUTWA N’AKARURI
KUZUYEMO URUKUNDO
KUKO HARI ABATUNZE
BUBATSE N’AMATAJE
BARARA UKUBIRI RWOSE
BIFITIYE IFARANGA
180.BARABUZE URUKUNDO
NTA MAHORO AHARANGWA
BIRIRWA MU NKIKO
BISABIRA UBUTANE
ESE IBYO MWABISHIMA?
KWIGIRIRA IFARANGA
MUKIHETA N’AMASAMBU
N’UTUMODOKA TWINSHI
ARIKO NTA RUKUNDO?
MUZATUNGE IBIKWIYE
190.MWIBUKE N’ABASHONJI
YESU AZABAHEMBA
MWIKOMEZE KU MWAMI
MUKUNDANE MUJYE INAMA

NTA KIRYOHA NK’URUGO RWIZA
NI URUBUTO RURYOSHYE
NI IJURU RITEGUZA
NI AMAHORO ADATEKA
NI UBUTO BUDASAZA
BUKUMBURANA UBUTITSA
200.WABA UGANNYE MU CYANZU
AKUMVA NI NK’ I MAHANGA
KANDI ARIYO UKIGENDA
AKUMVA YATUMAYO AKAJWI
ATI “MBE MUKUNZI URUTA AMAKOMBE
GIKUNDIRO MPORA NDATA
NDANGAMIRWA MU RWACU
SHENGE GARUKA BWANGU
SHEMA NKESHA BYINSHI
MBE MUGISHA NASHIMYE
210.NSHIMA KO UTANSHIHA
SHENGE UKANTETESHA
ISHAVU NTIRIMBASHE
UMUHIRE NTAZAHAGA
IHIRWE RY’IYAGUHANZE
HAHIRWA NJYE WAGUHAWE
NKUMVA NTA MUVUNDO
MVUYE MU MAVUNANE
NTA MVUNE Z’URUVANGE
KANDI ARI WOWE MVANO
220.TEBUKA NTAGIRA IRUNGU
URWO NI RWO RUKUNDO
NA YESU YARARUSHIMYE
ASHIMA KO MUBA UMWE
NTIMWIVUTSE AYO MAHIRWE
MUHOZE AMATA KU RUHIMBI
MUZIRIKANE URUKUNDO
MWEMERANYIJE MWEMBI
MUZABANE AKARAMATA
URUBUGA NI URWANYU
230.MUKUNDANE MUJYE INAMA!!!!!!!

UMUSIZI JYAMUBANDI DEO
KAMINUZA Y’U RWANDA
ISHAMI RY’ITANGAZAMAKURU
N’ITUMANAHO. Kigali,Kuwa 29/ Kamena/ 2015.

“Mu buzima bwa buri munsi tubamo
tunyura mu bintu byinshi bitandukanye, bitewe n’imibereho y’umuntu
akenshi idahura n’iy’abandi, gusa na none n’ubwo ubu buzima butandukanye
usanga buri wese agira ikintu kimubabaza cyangwa ikimushimisha bigatuma
avuga ko yahuye n’umunsi mwiza cyangwa mubi, bikaba rero byatera buri
wese kwibaza ngo “ese umunsi mubi cyangwa mwiza ni uwuhe mu muzima bwa
muntu ? Yaba ari uyu ? Cyangwa uwutekereza ukundi ?”

Dore ibyo bamwe mu bantu bita umunsi mubi :

Muri make duhereye ku munsi mubi, iyo uganiriye n’abantu benshi
bahuriza ku munsi mubi bavuga ko ari umunsi wabuzeho uwo wakundaga,
umubyeyi, uwagufashaga, inshuti cyangwa undi muntu wibonaga mo hafi. Ku
rundi ruhande abandi bo bavuga ko, umunsi mubi ari umunsi wirukaniwe ku
kazi mugihe nta handi ufite amakiriro, maze watekereza ko ubuzima bwawe
bugiye kuba bubi akagira uti :” uyu munsi ni mubi sinzawibagirwa”.
Ntago ari ibi gusa kuko hari n’abavuga ko umunsi mubi ari umunsi
wumviyeho inkuru y’incamugongo ko uwo wasabye urukundo aguhaye
igisubizo cya Oya !

Thomas Jefferson wari Perezida wa Amerika Avuga iki ki ku munsi mubi ?

Umugabo witwa Thomas Jefferson wabaye Perezida wa gatatu wa Leta
zunze ubumwe za Amerika, akaba yaranafashije abanyamerika kugera ku
bwigenge bwo kwigobotora ingoma ya gikoroni y’Abongereza mu kinyejana
cya 17, taliki ya 4 kamena 1776 ari nawo munsi w’ubwigenge , yagaragaje
ko “umunsi mubi ari igihe umuntu azicara, maze akibwirako hari icyo
azageraho kandi ntacyo yakoze ngo akigereho” iri jambo yarivugaga
abibutsa ko iyo biyicarira gusa baba batageze kuri ubwo bwigenge, mu
by’ukuri iri jambo ryabaye ijambo rikomeye ndetse mu kurigenderaho
bigeza Abanyamerika kuri byinshi kuko usanga ryarafunguye ndetse
rikagura ibitekerezo bya benshi.

Dore ibyo bamwe mu bantu bita umunsi mwiza :

Kubirebana n’umunsi mwiza nawo abantu bavuga ibitandukanye, bamwe
bavugako ko ari umunsi ubonye inshuti y’akadasohoka ikakubwira ngo “yego
ndagukunda”, abandi bo bakerekeza uyu munsi ku munsi wo kurushinga
cyangwa babyaye umwana w’imfura, iyo bigeze ku muntu warwaye indwara
ikomeye akayikira we yemeza ko umunsi mwiza ari igike yakiriye iyo
ndwara, abakoreye uruhushya rw’ibinyabiziga inshuro nyinshi bo iyo
barubonye uba umunsi ukomeye cyane.

Abakirisitu bavuga iki ku munsi mwiza ?

Nubwo aba bose baba bavuga umunsi mwiza bagendeye ku munezero bahuye
nawo mu buzima busanzwe, abo mu madini ya gikirisitu bo siko babibona
kuko bo bavuga ko umunsi mwiza ari umunsi bakiriyeho agakiza, ngo kuko
baruhutse ubuziraherezo. Ese nibyo ?.

Bavandimwe basonyi biragoye gucukumbura ukuri kuri iyi minsi yombi
ngo tugire iyo tugenderaho, ariko twagira tuti :” hakenewe inyunganizi
yawe”. Ese ubyumva ute ? kuri wowe umunsi mwiza ni uwuhe ? Umunsi mubi
ni uwuhe ? Cyangwa wemeranya n’ibyavuzwe n’aba ?

Ernest Rutagungira

Umunsi umwe umugore witwa Louise yarasinziriye arota inzozi zikomeye.
Yarose
umuntu ikuzimu yandika urwandiko amwandikira. Kandi urwo rwandiko rwari
kumugeraho hakoreshejwe intumwaIyo ntumwa yanyuze mu nyanja yaka
umuriro n’amazuku uri ikuzimu igera ku rugi ruva ikuzimu rwinjira
mw’isi.


Louise yabonye iyo ntumwa iza ku nzu ye yinjira yitonze maze iramukangura imubwira ko yandikiwe n’umuntu w’ikuzimu.
Louise mu nzozi n’intoki zititira afata ibarwa arayisoma.

Nshuti yanjye,

mpagaze mu rubanza ubu kandi ndumva ukwiye kugawa.
Ntiwigeze unyereka inzira kandi uyizi.

 

Waruzi Yesu mu byukuri no mu cyubahiro cye.
Ariko ntiwigeze
umumbwira. Ubwenge bwanjye ntibwigeze bumumenya. Nubwo twabanaga mw’isi
ntiwigeze umbwira kubwo kuvuka kwa kabiri none uyu munsi mpagaze nshirwa
urubanza kuko utigeze umumbwira.


Wanyigishije ibintu byinshi, ibyo n’ukuri.
Nakwise
inshuti kandi ndakwizeraAriko namenye ko bitagishobotse kumenya
Imanawashoboraga kundinda iki kibazo. Twagendanye kenshi ku mannywa
kandi twaganiraga kenshi nijoro, ariko hari ikintu wankinze
ntiwanyeretse umucyo. Wanyigishije kubaho, gukunda nyuma ndapfa.
Waruziko ntazabaho ubuzima bw’iteka.


Nibyo nakwise inshuti mu buzima.
Kandi nakwizeye mu byishimo no mu bibazo.
None aho bigezeSinshobora kukwita inshuti.


Marsha.


Amaze kuyisoma, Louise yarakangutseInzozi zasaga naho ari ukuri mu bwenge kandi yasanze ibyuya bimanuka nk’umugezi ku mubiri.

Yarahiyeko
yakomeje kumva icyunzwe n’umwotsi w’ibyuya mu nzu. Ubwo yakomezaga
kwibaza ubusobanuro bwizo nzozi, yamenyeko nk’umukristu, yananiwe mu
nshingano ze kujya hanze no mu mahanga kubwiriza ubutumwa bwiza.
Akibitekereza
, yahize we kubwe ko umunsi ukurikira guhamagara Marsha , akumutumira
mu rusengero. Mu gitondo yahamagaye Marshaumva uko byagenze:


Hello Bill,navuga na Marsha?
Louise ntiwabimenye! !!
Menya iki?
Marsha yapfuye ijoro ryakeye azize impanuka y’imodoka narinzi ko wabimenye.


Ese bwaba aribwo buhamya bwawe nawe? Ese uhamiriza inshuti
yawe mugendana cg mwabanye Yesu kristu? Cyangwa se hari inshuti yawe
izajya mu muriro kubera kutamenya?Ese wayimenyesheje Yesu Kristu?
ese wowe ubwawe usoma iyi msg wamenye Kristu?
Niba utamuzi nguku uko wamumenya:
’’Niwemera
n’umutima wawe ko Yesu wapfuye akabambwa ku musaraba kubera ibyaha
byawe kandi ko Imana yamuzuye kuva mu rupfu urakira’’
(Abaroma :10:9-10)


Niba utaramenya Yesu senga iri sengesho:

"Mana yanjye ,ndemera kandi ndizera n’umutima wanjye ko Yesu ari umwami kandi ko yabambwe ku musaraba kubera ibyaha byanjye.
Yesu mbabarira ibyaha byanjye kandi winjire mu mutima wanjye kandi umbere Umwami n’Umukiza mu zina rya Yesu Kristu Amen".

source: isange.com

Kwiyicisha inzara, kwigomwa
amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa bitewe n’imvugo zitandukanye ni bumwe
mu buryo bukorwa cyangwa bukoreshwa n’abantu benshi, ahanini
bagasobanura ko babikora kugira ngo babone imbaraga z’Imana, aha rero
umuntu akaba yakwibaza ati ese Imana ishaka ko twiyicisha inzara mu
misengere yacu ?

Ese ni bande bakunze kwiyiriza ubusa, babikorera iki ?

Abayoboke b’idini ya Islam bakunze kugira igifungo kandi kigenda
kigaruka buri mwaka, ku buryo usanga umuyoboke wese aba yarabifashe
nk’ihame bimwe bakunda kwita igifungo cy’ukwezi kwa Ramazani, bakavuga
ko ari umwanya wo kwishyira mu mwanya w’abababaye maze rya funguro ryawe
ukariha udafite icyo kurya maze Imana ikaguha umugisha.

Abayoboke b’amadini ya Gikirisitu nabo bakunze, kwiyiriza ubusa, gusa
kuri bo usanga babitegura bitewe n’uko babyemeranijweho ku buryo
utavuga ngo ni mu gihe iki n’iki, bo rero bagashimangira ko ayo
masengesho ngo abasha kubaha imbaraga zo kwirukana amashitani, bakemeza
ko Yesu amaze gusenga iminsi 40 yahawe imbaraga akanesha satani washatse
kumugeregeza “Matayo 4:1-11”.

Urundi rugero batanga basobanura ko abigishwa ba Yesu babazaniye
umuntu urwaye igicuri bakananirwa kumukiza, Yesu yamara kumukiza
akababwirra ati : “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no
kwiyiriza ubusa” bigaragara muri Matayo 17:21.

Nyamara n’ubwo aya masengesho abaho hari n’abandi basenga ariko
batabikozwa bakavuga ko bagendera kuri rya sengesho Yesu yigishije
abigishwabe agira ati : Mujye musenga ngo uko bukeye ujye uduha ibyo
kurya byacu by’uwo munsi” rigaragara muri ‘Luka 11:3’, bo bakongeraho
ko ahubwo basaba Imana ngo ibahe ikibatunga, rero ngo nta mpamvu yo
kwiyicisha inzara.

Inyunganizi ikenewe :

Twemera ko hari abahanga kandi basobanukiwe n’iby’aya masengesho.

None niba ufite ubunararibonye ntiwadufasha kuva mu gihirahiro ?
Tubwire ukuri nyako, Ese koko Imana ishaka ko twiyicisha inzara mu
gusenga kwacu ? niba ari byo ni iyihe mpamvu ?

Ernest Rutagungira


  • Kubaho umunsi umwe gusa munzu y’Imana bindutira imyaka myinshi ndahandi hantu hadasobanutse,

     kurama umunsi umwe ngapfa byandutira kubaho imyaka myinshi ntegereje kurimbuka,

     gutunga bike byuzuyemo ugushaka kw’Imana bindutira amamodoka nibipangu biraramo induru zabanyirabyo,

    ibyo nakwambara byose nambariye kuri Yesu byandutira costume nziza yatoranyijwe yambariwe hejuru y’umunuko w’ibyaha,

    uburanga bwose nagira nuzuye urukundo rw’Imana byandutira kuba miss kw’isi yose nyamara nsiganwa n’iminsi ngo njye gihenomu.






    Hari ibitagurwa bitangwa kubuntu:
    -Amahoro
    -urukundo
    -kunyurwa

     -kwihangana
    -agakiza

    -ijuruNaho watunga ibyuzuye isi yose ntiwabasha kugura kimw muribyo mvuze hejuru.

    Ibi
    mbifite isi yose nyibona nkishyizwe mubiganza byanjye kuko ijambo
    ryarambwiye ngo mubanze nshake ubwami bw’Imana no gukiranuke hanyuma
    ibyuzuye isi byose nzabyongezwa, harelua nejejwe cyane nuko kubaha
    Imana iyo bifatanyije no kwera imbuto zikwiriye abihannye bidusigira
    inyongezo nyinshi muri buno buzima
    .
    Umutima
    wanjye urakwishimira bikantera kukwifuriza ibisa nibyo nakunze kuko
    nibyo bihatse ibyo abantu bita ubukire mw’isi kandi byuzuye ibanga
    ryibyo twita ubutunzi butagira akagero tuzabonera ahera, uyu munsi
    umutima wawe ntuwukundire gushukwa nibyakanya gato akenshi bishobora
    kukuzanigupfa byiteka, umwami nkorera abigushoboze mw’izina rya Yesu,
    Amen.

    Ubakunda K.J

 

Nk’uko twari twabibatangarije mu nkuru yacu y’ubushije, itsinda ry’abaririmbyi bo mu Rwanda bo mu itorero rya ADEPR bari bitabiriye iserukiramuco rya muzika mu Budage baraye basoje uru ruzinduko rwabo. Ubwo basesekaraga ku kibuga cy’Indege cy’I Kanombe kuri uyu wa kabiri saa moya z’ijoro bari barangajwe imbere n’abayobozi bari babaherekeje muri iryo serukiramuco.Muri abo bayobozi harimo Vice/Représentant w’itorero rya ADEPR hamwe n’Umunyamabanga mukuru (Secretary General) w’iryo torero. Mu bandi bayobozi harimo Umushumba w’ Ururembo rwa ADEPR Kibuye ndetse n’abandi bantu batandukanye barimo umudamu w’ Umuvugizi w’amatorero ya ADEPR Usabwimana Samuel.

Nk’uko bamwe mu babashije kuganira n’urubuga agakiza.org babitangaza ngo urwo rugendo mu gihugu cy’Ubudage rwababereye rwiza kandi bahigiye ibintu byinshi birebana n’iryo torero ryo mu Budage ryari ryabatumiye.Urugero rwiza cyane aba baririmbyi babonye muri iryo torero ngo ni ukuntu Abakirisitu baho bubaha mu buryo bukomeye ndetse bagakunda n’Ijambo ry’ Imana.Ikindi kandi ngo abo Bakirisitu bo muri iryo torero ryo mu Budage ni abantu bagira umuhati cyane ku murimo w’Imana kuko nk’uko bitangazwa na bamwe muri aba baririmbyi bakubutseyo ngo ni uko abo Badage babashije kwiyubakira insengero zikomeye, zigezweho kandi bakoresheje Abakristo babo ntayindi nkunga ivuye ahandi.

Aba baririmbyi bavuye mu Budage kandi bakomeje batangariza agakiza.org ko bakihagera bakiriwe n’ urubyiruko rwavuye imihanda yose bagakorana semineri (seminaire) y’ iminsi itatu nyuma bakajya mu giterane cyo gusengera abana.Umwe muri abo baririmbyi bakubutse mu Budage ari: Abakirisitu bo mu Budage bita ku miryango mu buryo bukomeye, bakunda gusengera abana babo bifuza ko bazakurira mu nzira y’ Imana.”

Umwe muri abo baririmbyi aragira kandi ati:Twanyarukiye no mu Bubiligi dukora amateraniro abiri akomeye kandi yari yitabiriye n’abantu benshi cyane, nyuma dusubira mu Budage kandi twagize umugisha ukomeye ndetse.”

Nk’uko undi muri bo abitangaza aragira ati: Twize ibintu byinshi bizagirira umumaro itorero ryatwohereje rya ADEPR muri rusange .Icyatumye Ubudage butera imbere nuko bakiriye umucyo w’ Ijambo ry’ Imana bakemera kuyoborwa naryo mu byo bakora byose haba mu Mwuka ndetse no mu buzima busanzwe.

Aba baririmbyi bakubutse mu gihugu cy’Ubudage basoza ikiganiro bagiranye n’agakiza.org bavuga ko mu Rwanda hari Abakristo benshi kandi ko igihe cyose baba bemeye kuyoborwa n’ Ijambo ry’ Imana mu byo bakora byose byazateza imbere igihugu n’amatorero yabo muri rusange kuko kubaha Imana bizana umugisha ukomeye.

Twabibutsa ko iri tsinda ry’abaririmbyi ryari rimaze iminsi igera hafi ku byumweru bibiri mu gihugu cy’Ubudage rikaba ryari ryagiyeyo ku butumire bw’Itorero ryo mu Budage aho ibihugu byinshi byo ku isi byari byatumiwe n’U Rwanda rurimo.

Ubwanditsi/agakiza.org

Ubutumire

Kandi ubu butumwa bwiza bw’ ubwami
buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo
imperuka izaherako ize”.
(Matayo 24:14)

Ubuyobozi
bw’ urubuga www.agakiza.org
bwishimiye kubatumira mu nama nyunguranabitekerezo ku murimo ukorerwa kuri uru
rubuga. Iyo nama izibanda ku ngingo zikurikira:

-
Kwakira abantu bashya twungutse.

- Kurebera
hamwe ibyo twagezeho n’ ibikenewe.

-
Kwegeranya inkunga y’imirimo ikeneye gukorwa

-
Gutegura ibikorwa by’umwaka utaha

Iyi nama izaterana taliki
ya 06/11/2011 saa munani, kuri Restaurant Umurinzi, iherereye mu Mujyi wa
Kigali imbere y’aho itorero Inkuru Nziza rikorera.

NB:
Abazaboneka muri iyo nama batumenyesha mbere, kugirango tubashe kubitegura
neza. Abatazaboneka inkunga yanyu y’ ibitekerezo, amasengesho, ikindi Imana yakuyobora gukora kubw’ uyu murimo uhawe ikaze.

Ku
bindi bisobanuro, wahamagara kuri 0788422984/ 0728422984 cyangwa ukatwandikira
kuri email: [email protected]

Imana
ibahe umugisha kubw’ubwitange mudahwema kugaragaza!

Ubuyobozi

 

Urubuga rwa interineti agakiza.org ni urubuga rwashyiriweho gukwirakwiza ubutumwa bwiza ndetse no guhindura ubuzima bwa buri munsi bw’abantu.

Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ ukwezi nk’ uko bisanzwe hano mu Rwanda hakorwa umuganda, abagize urubuga rwa interineti agakiza.org n’ abakunzi barwo bakoze umuganda wo gutunganya umuhanda no gutera indabo ku muhanda mu murenge wa Gahanga ho ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Nk’ uko tubikesha umuyobozi w’ urwo rubuga rwa interineti akaba n’ umushumba w’itorero rya ADEPR Gahanga Pastor Desire Habyarimana ngo « kuri uru rubuga hanyuzwaho inyigisho zubaka abantu muri rusange kandi zinabakangurira kugira ubuzima bwiza kuko na Roho nzima iba mu mubiri muzima ».

Yongeyeho kandi ko abantu bakwiye gusobanukirwa, yagize ati : “Ijambo ry’ Imana rivuga ko abantu bishwe no kutamenya kandi ahatari ihishurirwa abantu bararimbuka ; hirya yo kubaha Imana, abantu bakwiye kumenya uko bafata imibiri yabo neza kuko ari insengero z’ Imana. Niyo mpamvu tuzakora umuganda dutera indabo ku muhanda wa Gahanga mu gukangurira abantu gusukura aho batuye kuko iyo isuku ihari hari indwara zimwe na zimwe tutarwara nka malaria n’izindi”.

Twabibutsa ko n’ ubuyobozi bwashimye icyo gikorwa ngo nibyiza ko abantu bakijijwe bagira uruhare mu iterambere no gusa neza k’ umujyi wa Kigali, dore ko kandi baboneyeho no kuganira kuri gahunda za leta nyuma yo gusoza umuganda witabiriwe n’ abantu barenga 700.

Jean D’ Amour NTIRENGANYA

 

Kandi ubu butumwa bwiza bw’ ubwami
buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo
imperuka izaherako ize”.
(Matayo 24:14)

Ubuyobozi
bw’ urubuga www.agakiza.org
bwishimiye kubatumira mu nama nyunguranabitekerezo ku murimo ukorerwa kuri uru
rubuga. Iyo nama izibanda ku ngingo zikurikira:

-
Kwakira abantu bashya twungutse.

Kurebera
hamwe ibyo twagezeho n’ ibikenewe.

-
Kwegeranya inkunga y’imirimo ikeneye gukorwa

-
Gutegura ibikorwa by’umwaka utaha

Iyi nama izaterana taliki
ya 06/11/2011 saa munani, kuri Restaurant Umurinzi, iherereye mu Mujyi wa
Kigali imbere y’aho itorero Inkuru Nziza rikorera.

NB:
Abazaboneka muri iyo nama batumenyesha mbere, kugirango tubashe kubitegura
neza. Abatazaboneka inkunga yanyu y’ ibitekerezo, amasengesho, ikindi Imana yakuyobora gukora kubw’ uyu murimo uhawe ikaze.

Ku
bindi bisobanuro, wahamagara kuri 0788422984/ 0728422984 cyangwa ukatwandikira
kuri email: [email protected]

Imana
ibahe umugisha kubw’ubwitange mudahwema kugaragaza!

Ubuyobozi

 


Leta ya Tanzania, mu ijwi rya
minisitiri w’ububanyi n’amahanga Bernard Membe yatangaje ko ititeguye
kwemerera ababana bahuje ibitsina uburenganzira bwo gushyingirwa imbere
y’amategeko, kabone n’ubwo u Bwongereza bwabakuriraho inkunga.

Ibyo bibaye nyuma y’aho Minisiitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David
Cameron mu cyumweru gishize yari yavuze ko ibihugu bitubahiriza
uburenganzira bwa ba nyamuke (minorities) babituyemo bishobora
kuzakurirwaho inkunga byahabwaga n’u Bwongereza. Muri abo ba nyamuke
harimo amoko afite abaturage bake nk’ay’abasangwabutaka, ariko cyane
cyane harimo n’ababana bahuje ibitsina, ari nabo batumvikanwaho.

Tanzania rero imaze gukurira u Bwongereza inzira ku murima, aho
minisitiri Membe yagize ati " Tanzania ni igihugu gikennye ariko
ntituzemera ubwo bupfu (stupidity) ; ntituzemera ko u Bwongereza
budutegeka gukora ibitari mu muco wacu, bitanemerwa n’amategeko yacu ".
Ibyo yabivugiye kuri Televiziyo ya TCI.

Uwo munyacyubahiro yanageze aho avuga ko mu mwaka ushize yanze ko
igihugu cye gihagararirwa n’umu homosexual mu Bwongereza, n’ubwo icyo
gihugu cyari cyabisabye. Ati " Ubwo najyaga kumenyesha Perezida Jakaya
Kikwete izina ry’uwo muntu basabaga, yaransubije ati ‘Oh, Mana yanjye !
Ntubyemere !’"

N’ubwo bidakunze kubaho mu gihugu nka Tanzania kizwiho demokarasi
kurusha ibindi bihugu byo muri aka karere, icyo cyemezo cya leta ya
Tanzania gishyigikiwe byimazeyo n’imitwe hafi ya yose ya Politiki harimo
itavuga rumwe na leta, n’inzego za Sosiyete Sivile, keretse bamwe mu
babana bahuje ibitsina bavuga ko leta ibabangamira.

Muri Zanzibar naho (igice cya Tanzania gifite ubwigenge bucagase),
perezida waho , Dr Ali Mohammed Shein yavuze ko batazubahiriza ibyifuzo
by’u Bwongereza, ngo nibushaka buzahagarike izo nkunga ; ati "
Indangagaciro zacu n’umuco bizahora bishyirwa imbere, kabone n’iyo
twaguma mu bukene ".

Muri Zanzibar ufatiwe mu bikorwa byo kubana n’uwo bahuje igitsina
(aha turavuga kugirana imibonano mpuzabitsina) ahanishwa igifungo
cy’imyaka ishobora kugera kuri 25.

Ibindi bihugu nabyo ntibibikozwa

Uretse Tanzania, ibihugu nka Kenya, Uganda, Ghana, na Malawi
byatangaje ko byamaganye ayo magambo ya Cameron, ngo kuko umubano
w’ababana bahuje ibitsina uhabanye n’ imiterere n’imigenzo ya muntu.

U Rwanda (narwo ruri muri Commonwealth) ntacyo ruratangaza kuri iki
kibazo. Gusa mu bihe byashize leta yavuze ko itakwivanga mu buryo
Abanyarwanda babana mu byumba byabo’ , nk’uko byavuzwe na Minisitiri
w’ubutabera, Tharcisse Karugarama.

U Bwongereza bwiyoroheje

Nyuma y’ibyagiye bitangazwa ku magambo ya Cameron, Diane Corner
uhagarariye u Bwongereza muri Tanzania yatangaje ko igihugu cye
kititegura gukuriraho Tanzania inkunga, ngo kizakomeza kuyifasha nka
mbere, ngo kandi ntibazabahatira gushyiraho amategeko yemera ababana
bahuje ibitsina.

U Bwongereza nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu gufasha
Tanzania, aho gitanga miliyoni 230 z’amadolari buri mwaka mu bikorwa
by’amajyambere.

Inkuru dukesha igihe.com

Akanama k’inzibacyuyo kayoboye igihugu cya Libye karatangaza ko bitacyemewe hano muri iki gihgu cya Libye kurema umutwe wa politiki ushingiye ku idini cyangwa se ubwoko

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafransa AFP avuga ko umwe mu bagize aka kanama Moustapha Landi,yatangarije ibi biro ko ku mugoroba wa kuri uyu wa gatatu aka kanama katoye itegeko ryamagana kandi rikabuza abanya Libye bose ko ntawemerewe gushinga ishyaka rishingiye ku idini cyangwa se ubwoko.

Iri tegeko ryatowe rikaba ritunga agatoki cyane bamwe mu ba Islam baheza abandi mu mashyaka yabo. Iri tegeko kandi rivuga ko ishyaka ritagomba kujya munsi y’ abanyamuryango 250.

Iri tegeko ritowe mu gihe comission y’amatora muri kino gihugu cya Libye yari yasabye ko itegeko rigena iby’ishingwa ry’amashyaka ryakwihutishwa ,bityo kugira ngo amatora y’inteko ishinga amategeko ateganijwe muri uku kwa gatandatu azabashe kugenda neza kandi mu mucyo ku mashyaka yose.

 

Muri iki gihe buri muntu usanga akeneye gutera imbere mu kazi ke uko kaba kameze kose.Abahanzi nyarwanda by’umwihariko abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bakaba ari bamwe mu bantu bavuga ko umuziki bakora ari mwiza ariko ko hakibura byinshi kugira ngo batere imbere.Kimwe mu byo bagenda batunga agatoki ko bibadindiza, ni amatorero basengeramo.Ibi byatumye isange.com ikora isesengura kuri iki kibazo maze igaragaza impamvu icumi ziza imbere y’izindi zivugwa ko zituruka ku makosa akorwa n’amatorero bityo ugasanga ubuhanzi bwabo butababeshejeho nk’uko babyifuza.

Dore bimwe mu byagaragajwe nk’amakosa akorwa n’amwe mu matorero babarizwamo:

1.Kudatanga uburere bukwiriye ku bahanzi

Aha amatorero menshi yirengagiza ko abahanzi ari abavugabutumwa bo ku rwego rwo hejuru ,bityo ntabategurire umwanya wabo wihariye wo kubaganiriza no kubahugura ku myifatire ikwiriye kuranga umukozi w’Imana nyakuri.

2.Kudakurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi

Umuhanzi ni umukozi w’Imana kandi ufite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bakristo,amatorero menshi usanga icyo aba apfana n’abahanzi nta kindi ari ukuririmba gusa maze abantu bakishima bakabakomera mu mashyi ndetse benshi bakihana ,ariko wareba hirya yo kuba ari mu rusengero,ugasanga ubuzima bw’umuhanzi bugoye.

3.Guterera iyo

Kuba hari bamwe mu bahanzi bakora amakosa mu matorero yabo kandi bagira uruhare rukomeye mu itorero binyuze mu mpano zabo
usanga barahindutse "Agati kadakorwaho" ibi bikaba bituma abashumba babatinya cyangwa se bavuga ko bakwiriye kwigenga kubera kwanga kwiteranyanabo kugira ngo hato bitabaviramo kubacika bakigira mu yandi matorero aba abakeneye.

4.Kwikubiraho

 

Nta wahakana ko abahanzi bagira uruhare mu bwiyongere bw’umusaruro winjira mu itorero ,kuko iyo nka korali cyangwa se umuhanzi ku giti cye amaze igihe atagera mu itorero ngo aramishe cyangwa se aririmbire abantu,akenshi usanga umubare w’abinjira mu rusengero ugerwa ku mashyi!Ibi rero bikaba bitera benshi mu bahanzi kwibaza impamvu nta kintu gihoraho kigendanye n’agashimwe bajya bagenerwa n’amatorero yabo kabone nubwo cyaba ari gito ,kuko ngo burya ubusa buruta ubusabusa!Ngo byaba byiza buri torero mu ngengo y’imari rigena buri mwaka rigiye rigenera agahimbazamusyi abahanzi baribarizwamo.

5.Amareshyamugeni

Kuba hari amwe mu matorero abeshwaho no kugenda areshya abahanzi baba mu yandi matorero yitwaje kubagenera imishahara y’ikirenga,ibi bituma aba bahanzi bakunda kugendagenda mu nsengero zinyuranye kubera gushaka amaramuko ,bityo bahinduka bab ihemu mu matorero babagamo.Ibi bituma batakarizwa ikizere bityo baramuka batengushywe n’ayo matorero yabavanye mu matorero babagamo mbere , bakabura ahandi berekeza.

6.Kudashyigikirwa mu gihe bafite urubanza

Ni kenshi usanga abahanzi batari bake binubira ukwirya bakimara kwabo mu gihe baba bafite urubanza runaka(Nko gukora album,kuyishyira ahagaragara n’ibindi) aho usanga itorero riruca rikarumira maze rikigerekera ukuguru ku kundi ,maze ukuhanzi akabaga akifasha mu gitaramo cye kuva ku gato kugera ku kanini.Uku kudafashwa n’amatorero yabo, akenshi usanga kubadindiza mu iterambere ryabo.

7.Kudahabwa umwanya

Hari abahanzi benshi bavuga ko batagenerwa umwanya wo kugaragaza impano zabo mu matorero yabo ,cyane cyane ku munsi wo ku cyumweru mu gihe cy’amateraniro ngo baririmbe indirimbo zabo cyane ko ari ho zamenyekanira,ahubwo ugasanga bakoreshwa mu kuramya no guhimbaza gusa.

8.Kudakorerwa ubuvugizi

Iki ni ikibazo kimaze igihe kirekire kivugwa mu bahanzi batari bake,kuko iyo umuhanzi yamaze kurangiza album ye ,yifuza ko itorero asengeramo ryamufasha kuyikorera ubuvugizi(Marketing)ku banyetorero kandi mu buryo bw’umwihariko(Cas special)Ngo ntibanafashwa kuzigurishirizwa kuko ngo akenshi usanga aba Pastors bavuga ko kugurishiriza CDs ku muryango w’urusengero ari inzaduka,nyamara wareba neza ugasanga hagurishirizwa nk’ibitabo bitandukanye birimo Bibiliya ndetse n’iby’indirimbo zihimbaza Imana!

9.Kudahabwa agaciro

Ku matorero amwe n’amwe usanga umuhanzi yitwa Sagihobe,ndetse ugasanga hari bamwe mu bakristo bamurusha icyubahiro,akenshi hashingiwe ku mafaranga y’icyacumi atanga buri kwezi cyangwa se amaturo azana mu rusengero.Kuba umuhanzi ashyirwa ku rwego rwo hasi cyane muri izi nsengero nini kandi buri cyumweru akora uko ashoboye akaririmba maze abantu bakaza ari benshi ndetse n’ayo maturo bakayatanga,bituma ahora yumva ko abashumba be ari indashima ,bityo nawe bikaba byamuviramo kumva ko ntacyo azigezaho mu buhanzi bwe.

10.Gukandamizwa

Hari amwe mu matorero usanga atemera ko amakorali,ama worship teams ndetse n’abahanzi bayakomokamo batemererwa gusohoka ngo bajye kuvuga ubutumwa mu yandi matorero.Iki ni ikintu kinubirwa cyane hirya no hino mu nsengero ,ngo kuko nta kuntu ushobora gutera imbere ufungiraniye ahantu hamwe cyane ko bavuga ngo "Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze"

Peter NC - isange.com

Kuri iki Cyumweru muri Paroisse ya
KIBUNGO, Ururembo rwa KIBUNGO mu Itorero rya ADEPR, wari umunsi udasanzwe kuko wahuriweho
n’ibikorwa bitandukanye byari byarateguwe n’Ubuyobozi bw’Itorero rya Kibungo

Uwo munsi waranzwe n’amateraniro asanzwe ya mu gitondo ndetse
n’igikorwa cyo gutanga no kwakira impano za Bibilia zaturutse ku muterankunda
w’Itorero uri mu gihugu cy’U Busuwisi.

Amateraniro
asanzwe yaranzwe n’Umugisha w’Imana ugaragara kuko Abakristu bari banezerewe
nk’uko byagaragaraga mu maso ya benshi kandi haba indirimbo n’Ijambo ry’Imana
ryavuzwe n’Umushyitsi wari waturutse mu Itorero rya KAYONZA, Mme Elina, aho yabwirije
ku ijambo rifite intego igira iti: “KORA IBYIZA UGIFITE UBURYO” (Umubwiriza 12:
1-) ndetse atanga ubuhamya ku byaranze Umuhamagaro we kugeza uyu munsi. Abakristu
bemejwe ko gukora bagifite uburyo biri mu bizatuma Imana ibafasha mu buzima
bwabo no mu bugingo bwabo.

Impano za
Bibilia zatanzwe n’umuterankunga w’Itorero rya Kibungo Esperance Saudatto, Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’U Busuwisi.
Izi Bibilia zigera kuri 70 ziri mu byiciro bitatu, 50 z’Ikinyarwanda, 10 z’Igifaransa
na 10 z’Icyongereza.

Izo
Biblia zahawe abakristo bo muri iryo Torero hakurikijwe ibyiciro by’abazikeneye
kandi batishoboye batoranijwe mu Midugudu 7 itandukanye igize iri Torero ari yo
RUBIMBA, KIBUNGO VILLE, NYAMUGARI, GAHIMA, RUBONA, GAHURIRE na RUGENGE.

Abahawe
izi Bibilia bishimiye iki gikorwa basabira Umugisha w’Imana uwazitanze, nyuma
Ubuyobozi bw’Itorero nabwo bubasaba kugira umuco wo GUTUNGWA NA BIBILIA kuko irimo
ibikenewe byose ku Mukristo.

Kuri
Bibilia ziri mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa, Umushumba w’Ururembo
yangeye kwibutsa abazihawe kimwe n’Abakozi b’Itorero ko zigomba gukoreshwa mu
buryo bugaragara kandi gahunda zatangiye zo gutegura no gukora amateraniro ari
mu zindi ndimi zakomeza kandi zigahabwa INGUFU.

Abahawe
izi Bibilia batubwiye ko bishimye cyane kuko batoranijwe, ariko bari bamaze
imyaka myinshi binginga Imana ngo ibahe Bibilia zo gusoma kuko nta mukristo wo
kutagira Bibilia.

Nk’uko
byagaragaye, Itorero rya KIBUNGO rifite gahunda y’uko mu mwaka wa 2015 ubwo
Itorero rya ADEPR rizizihiza isabukuru y’imyaka 75, nta mukristo uzaba
ataragira BIBILIA n’IGITABO CY’INDIRIMBO, kuko ubu hari kwigwa ingamba zose
zazatuma ibyo bigerwaho.

JOST UWASE

Kigali kuwa 6 Ugushyingo 2011

Inama y’abakunzi b’urubuga www.agakiza.org

Aho inama yabereye: Restaurant Umurinzi

Igihe yatangiriye: Saa cyenda z’umugoroba (3PM)

Uwayoboye inama: Shaba Eric

 Inama itangiye saa cyenda mu gihe yari gutangira saa munani. Ibi byatewe no gukererwa kw’abitabiriye inama. Ku murongo w’ibyigwa

1) Gusoma PV y’inama yo kuwa 31 Mutarama 2011

Kugaragaza isura urubuga www.agakiza.org rufite kugeza ubu

3) Gukora iteganyamigambi rishya (kwitanga)

4) Divers

Simeon atangiye asomera abitabiriye inama PV y’inama yo kuwa 31 Mutarama 2011.

 Pasitori Desire akomeje agaragaza isura y’urubuga www.agakiza.org, abivuga mu magambo akurikira:

Mbere yuko website itangira natangiye noherereza abantu ijambo ry’Imana kuri e-mails zabo, nyuma yaho twabonye abantu benshi bashaka inyigisho barenga igihumbi bigenda bitera imbere nyuma yaho twatekereje ko twashyiraho urubuga kugira ngo inyigisho uzishatse abone aho azisanga ariko urubuga twatangiranye byagaragara ko rwubatse ku buryo bukennye.kuko rutabika archives

Nyuma y’inama yo kuwa 31 Mutarama 2011, byabaye ngombwa ko duhindura imiterere y’urubugaTutarahindura iyi miterere, abasomyi bari ku kigero cya 350 ku munsi, naho nyuma yo guhindura bariyongera bagera kuri 700.

Kugeza ubu turi ku rwego rushimishije kuko urubuga www.agakiza.org rufite igice cy’inyigisho zanditse, iz’amajwi, iz’amashusho, ndetse mu cyumweru gitaha tuzaba twamaze gushyira videos kuri www.youtube.com. Kandi twakomeje gukorana nandi ma website urugero: igihe.com, isange.com. jesus.rw, zahabutimes.com n’izindi ibi bituma abumva ubutumwa bwiza biyongera kurutaho kuko hose bahasanga ijambo ry’ Imana.

Hakurikiyeho igikorwa cyo kwereka abanyamuryango impungenge zituma urubuga rudatera imbere nk’uko bikwiye, harimo kubura abakozi bahagije, amikoro n’ibindi. Bamurikiwe rutonde

Rw’ IBIKORESHO BIKENEWE

IGIKORESHO

IGICIRO

Camera

1.000.000 Frw

External Disk

80.000 Frw

Flash Disk 8GB

15000 Frw

Laptop 3

750.000 Frw

Desktop 2

500.000 Frw

Radio enregistreur

50.000 Frw

Digital camera 2

400.000 Frw

Modem 5 + Abonnement

150.000 Frw/ Mois

Publicité ya website (Kumenyekanisha website)

150.000 Frw/ Mois

Imprimante en couleur

80.000 Frw

Gukodesha bureau

200.000 Frw/mois

Intebe 6

180.000 Frw

Akabati

150.000 Frw

Ameza 2 yo gukoreraho

100.000 Frw

Classeur 6

9000 Frw

Total

3.814.000 Frw

 Nyuma yo kumurikira abitabiriye inama uru rutonde rw’ibikeneweuyoboye inama yabasabye gutanga ibitekerezo maze batanga bimwe mu bikurikira

Mugeregeze gutegura inama rimwe mu gihembwe kuko bigaragara ko iba itinze, bityo ibibazo byajyaga bibagonga mwenyine mujye mubisangira n’abanyamuryango b’urubuga binyuze mu nama.

Mu minsi ishize nafunguye urubuga rurananira, sinzi niba ari njye njyenyine ariko birumvikana ko ari ikibazo technique(aha yasubijwe ko yakoresha indi programme nka Mozilla mu gufungura urubuga)

Ese mwatubwira uruhare rw’abanyamuryango?

Turasaba ko Pst. Desire yashyiraho (we uzi abantu bamuba hafi cyane) agakomisiyo kamufasha kugira ngo yoroherwe mu mirimo yo kwita ku rubuga

- Hari ikibazo cya connection ya internet idahagije, urugero nko mu Ntara y’Uburengerazuba 

Nyuma abitabiriye inama babishoboye bahawe amahirwe yo gutanga inkunga.

 Abitabiriye iyo nama bamaze kumenyeshwa ibikoresho bikenewe ngo urubuga agakiza.org rubashe bukora neza bamwe muri bo bitanze amafaranga angana n’ ibihumbi ijana na mirongo ine na bitatu (143000)

Umwanditsi w’inama :

Simeon Ngezahayo

Simeon Ngezahayo

www.agakiza.org

Nyuma y’urugendo chorale AMAHORO 
yakoreye mu Itorero rya CONGO NIL ribarizwa mu Karere ka RUTSIRO ku
matariki ya 22 NA 23 Ukwakira 2011 ubwo iyo Chorale yayoboraga
igiterane muri icyo gikorwa hakaza gukizwa abantu basaga 120. Uwo
murimo rero Chorale AMAHORO yakoze ni nawo watumye abanya RUTSIRO mu
gihe kitageze no ku kwezi barahise bohereza itsinda riza gushimira
Chorale AMAHORO uwo murimo utoroshye Imana yabakoresheje.

 Iryo tsinda rikaba ryari riyobowe
n’Umwashumba w’ Itorero rya DEPR CONGONIL ariwe Reverend Pasteur 
NSENGIMANA Theogene, ndetse n’abari bamuherekeje . Iryo tsinda ry’abantu
icyenda bakaba barasesekaye i Remera ku Cyumweru tariki ya 12
Ugushyingo 2011 bakaba bahageze mu ma saa mbiri n’igice.

Nyuma yo kubaha amazi yo gukaraba,aba 
bashyitsi ba CHORALE AMAHORO bahise bajya mu Iteraniro rya mbere ndetse
n’irya Kabiri dore ko Umushumba wa CONGO-NIL ari nawe wari
Umuvugabutumwa kuri uwo munsi. Nyuma y’iteraniro rya kabiri abo
bashyitsi ba Chorale AMAHORO bakaba barabonye akanya ko kuganira
n’abaririmbyi ba Chorale AMAHORO barasuhuzanya ndetse batanga
n’intashyo.

Uyu mwanya ariko ntiwabaye munini kuko
aba bashyitsi bari bateganyijwe no kujya mu rindi teraniro rya gatatu
kuko umwigisha w’iryo teraniro yari umwe muri abo bashyitsiNyuma
y’iteraniro rya gatatu, nibwo habayeho kwakira abashyitsi ibi bikaba
byarakozwe na Komite ya Chorale AMAHORO ndetse haba n’ibiganiro
birambuye.

Mu biganiro byabayeho, abashyitsi bari
baje bibwiye Komite ya Chorale AMAHORO ndetse n’abagize Komite ya
Chorale AMAHORO nabo bibwira abashyitsi. Mu bashyitsi bari baherekeje 
Umushumba harimo Umuvugabutumwa umwe ndetse n’undi muvugabutumwa uri mu
Imeneyerezwa, harimo kandi n’Abadiyakoni batatu ndetse n’abakristo
batatu. Bose hamwe bakaba bari icyenda.

 


Abaririmbyi ba Chorale AMAHORO bateze amtatwi abashyisti babo

Ubwo Umushumba wa Paroisse ya CONGO NIL
Reverend NSENGIMANA Theogene yavuze ko impamvu y’Uruzinduko rwabo, ari
ugushimira Chorale AMAHORO kuba yaraje CONGO NIL.

ra amarembo y’abantu bakizwa. Yasobanuye
ko ubusanzwe Itorero rya CONGO NIL rigizwe n’Imidugudu 13 kandi yose
hamwe iteranye ikaba ifite Abakristo 540, ndetse akaba yaratanze
urugero ko Uvugabutumwa bari kumwe ayobora umudugudu w’abakristo 25
muri abo harimo n’abaririmbyi.

Yakomeje kandi avuga ko ku Cyicaro cya
Paroisse hari abakristo 50 muri bo hakaba harimo n’abaririmbyi. Nyuma
ariko y’uko Chorale AMAHORO ihaviriye, hakaba harakijijwe abasaga 120
kandi kuri ubu bakaba baza gusenga neza bakomeje inzira. Pasteur ati:”
Ibi byaduteye umunezero utavugwa, utavugwa kuko kuri ubu Itereniro
riruzura, intebe zikaba nke tukajya no gutira kuko kuva Chorale AMAHORO
yahava abakizwa bikubye inshuro zirenze ebyiri abajyaga baza gusenga,
ati :” None rwose Tubasabiye Umugisha utagabanije.”

Umushumba yabasabye kuzagaruka

Umushumba akaba yarababwiye ko ubwo
bafite intama zingana gutyo babyaje ubutumwa bakwiye no kuzikurikirana.
Ati :” Ntibizabatangaze nimujya kubona mukabona ibaruwa ibatumira
kugaruka CONGO-NIL kuko muhafite Itorero ritari rito ry’abana banyu
mwabyaje ibutumwa.

 

Aho ni I RUTSIRO ubwo basengeraga abantu 120 bakiriye Yesu.

Ubwo Umuyobozi wa Chorale AMAHORO
ariwe Bwana NTAKIRUTIMANA Zacharie yafataga ijambo, yashimiye abayobozi
ba CONGO-NIL kuba baje kureba Chorale AMAHORO no kuyigezaho inkuru
nziza ko nyuma yo kuhava Urusengero rusigaye rwuzura abantu.

 Akaba yararangije yizeza Pasteur ko izo
ntama Chorale AMAHORO yabyaje ubutumwa zo muri RUTSIRO batazareka
kuzikurikirana. Ndetse akaba yaravuze ko muri iyi minsi ubwo bazaba
bitegura gutaha urusengero rwabo bujuje, hari itsinda ry’abantu rizajya
CONGO-NIL kujya kureba izo ntama no kuzisura.

Icyo kiganiro cyarangiye mu ma saa kumi
n’imwe, Komite ya Cholare AMAHOR iherekeza abo bashyitsi bayo bahire
bari baturutse muri RUTSIRO.

Inkuru ya N.J.Bosco

C/O www. amahoro1.com

Umunsi w’ubukwe ni umunsi abantu benshi baha agaciro ndetse bakanawitabira cyane ko uba wahuje imiryango y’abashakanye, mu madini cyangwa amatorero amwe kuri uyu munsi agira icyo bita ituro ikibo cyo kubakira abageni , bagaha abo bageni ibiturisho maze abatashye ubukwe bagatura buri wese uko umutima we ushaka, iri turo rero abantu bakaba bibaza niba rikwiriye gufasha abageni koko cyangwa ari umutungo bwite w’itorero cyangwa idini ubukwe bwabereyemo.

Dukurikije ibigaragara mu makwe menshi, Iri turo twavuze haruguru ritangwa ku munsi w’ubukwe, benshi mu batashye ubukwe baritanga kuko baba barimo kubakira abageni, kubatera inkunga, kubashyigikira mu mikoro cyane ko ibihe baba binjiyemo bibasaba gukoresha amafaranga menshi, aha na none hari uba atarabashije gutanga intwererano ye bitwo akayinyuza muri cya cyibo henshi kiba gihagatiwe n’abageni ubwabo, nyamara n’ubwo bibwira ko ajya mu mufuka w’abashinze urugo ntago abanyamadini babivugaho rumwe.

Uko bamwe mu bayobozi b’amatorero bafata iri turo ryo ku munsi w’ubukwe.

 Nk’uko bivugwa hari amadini amwe afata aya maturo akayagabana n’ abakoze ubukwe, hari abandi bagenera bany’ir’ubukwe umugabane runaka bitewe n’ayabonetsehari n’abayaharira abageni, gusa n’ubwo bikorwa mu buryo butandukanye hari n’abandi mu bayobozi b’aya matorero basanga akwiriye kujya ku ruhande rw’idini cyangwa itorero akarifasha mu mirimo ya buri munsi.

Nk’uko yabibasubije mu kiganiro yagiranye n’aba pasitori, abavugabutumwa, n’abaririmbyi bo muri Paruwasi ayobora, Umushumba w’itorero rya Pentekote (ADEPR- KICUKIROPastori RURANGWA Louis Second, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 ugushyingo 2011, yasubije kuri iki kibazo, agira ati “ mu itorero nyobora, aya maturo ntajya ahabwa abageni kuko amaturo atangiwe mu nzu y’Imana yose agomba gukora umurimo w’Imana”, ikindi ngo bitewe n’ubusumbane bujya buyabonekamo ngo, birinda kuba hari abashyingiwe batera ipfunwe ry’uko bo hatabonetse menshi bagereranije n’abandi, bakaba barafashe icyemezo cyo kutayaha abakoze ubukwe.

Nk’uko akomeza abivuga aya maturo usanga anafasha itorero mu kuzamuka, gusa yongeyeho ko mugihe icyakora aya maturo yatangiwe mu kwiyakira (reception), atajya ku ruhande rw’itorero aribwo yahabwa banyir’ugukora ubukwe, umuntu akaba yakomeza kwibaza iki kibazo ngo “Ese koko abakoze ubukwe bakwiye guhabwa aya mafaranga cyangwa ni umutungo wihariye w’itorero yashyingiriwe mo?

Ernest Rutagungira

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu
mu Rwanda iratangaza ko ititeguye kuba yakorera ubuvugizi abashaka
kubana bahuje ibitsina mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibi
byatangajwe mu kiganiro iyo komisiyo yagiranye n’abanyamakuru kuwa
Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2011.

Kimwe no mu bihugu bimwe by’Afurika, abashaka kubana bahuje ibitsina
ntawe ubacira akari urutega, dore ko ukurikije imico n’imiterere
y’ibihugu bimwe ibi bifatwa nk’amahano, mu gihe nyamara kandi muri bimwe
mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika ababana bahuje ibitsina
bashyingiranwa bagahabwa umugisha n’amategeko y’ibyo bihugu wo kubana
akaramata.

Mu bibazo byagarutsweho mu kiganiro na Komisiyo y’Uburenganzira bwa
Muntu, abanyamakuru bashatse kumenya niba iyo Komisiyo yiteguye
kuzakorera ubuvugizi bwo kuba ababana bahuje ibitsina mu Rwanda bagira
uburenganzira bwo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko igihe baba
bayigannye.

Uko Komisiyo ibibona

Komiseri Kayumba Déogratias akaba ari na Visi-Perezida w’iyi komisiyo
yagize ati :”Ni ikibazo gikomeye ! Aho gikomereye rero ni uko hari
ibihugu bimwe byabifashe nk’uburenganzira bwabyo, ariko mu masezerano
mpuzamahanga harimo ingingo zirebana n’uburenganzira mbonezamubano na
politiki zivuga ko ibintu byose bishobora kubangamira indangagaciro
z’igihugu cyangwa za sosiyete bigomba guhanwa n’amategeko ndetse no mu
Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda birateganyijwe”.

Komiseri Kayumba avuga ko iyo bigeze kuri urwo rwego igihugu ubwacyo
aricyo gihitamo ibyo cyemera kikabikora, bamwe bakabyemera abandi
bakabihakana. Kugeza ubu u Rwanda ntacyo rubivugaho mu bijyanye
n’amategeko ariko kandi nk’uko Komiseri Kayumba abivuga muri sosiyete
Nyarwanda iyo uganiriye n’abantu usanga batabyemera, kugeza ubu hakaba
hakiri impaka. Kugeza igihe amategeko atari yagira icyo abivugaho, umuco
ukaba uzabikiza nk’uko bitangazwa na Komisiyo, n’ubwo kugeza ubu nta
tegeko rirengera cyangwa rihana ababana bahuje ibitsina.

Ibi kandi Komiseri Kayumba abihuriyeho na Perezidante wa Komisiyo
y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda Kayitesi Zainabo Sylvie, nawe
washimangiye ko amategeko y’u Rwanda adakozwa ibi kuko yemera gusa
ubushyingiranwe bw’umugabo n’umugore, hakaba nta tegeko na rimwe
ryemerera ababana bahuje ibitsina kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bimwe mu bindi byavuzwe muri iki kiganiro

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu
yagarutse ku byo yasohoye muri Raporo ku burenganzira bwa Muntu kuva
muri Nyakanga 2010 kugeza muri Kamena 2011. Muri iki kiganiro
abanyamakuru bagarutse ku kibazo gikunze kugaragazwa na Komisiyo
cy’ifunga n’ifungurwa bidakurikije amategeko.

Komiseri Nkongori Laurent yavuze ko iki kibazo gikunda kugaruka
ariko kandi ngo kikaba kigenda kibonerwa ibisubizo kuko inzego
zibishinzwe zigenda zirushaho kugisobanukirwa no kugira ubushake bwo
kugikemura.

Kutagemurirwa kw’abafungiye ku masitasiyo ya Polisi

Ku kibazo cyo kuba kuri ubu abantu batemererwa kugemurira abafungiye
ku masitasiyo ya Polisi, Komiseri Nkongori yavuze ko Komisiyo igiye
kuganira kuri icyo kibazo n’ababishinzwe, ariko kandi uyu mwanzuro wo
gukuraho kugemurira abafungiye kuri mwene izo sitasiyo wafashwe nyuma
y’aho hari bamwe mu baturage bari babisabye.

Amaraporo asohorwa ku Rwanda Komisiyo iyavugaho iki ?

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe ku bibazo byinshi cyane
cyane ibikubiye muri iyi raporo yasohowe na Komisiyo muri uyu mwaka,
komisiyo kandi ikaba yarasesenguye ikagira n’icyo ivuga ku maraporo
yasohowe n’imiryango mpuzamahanga avuga ku Rwanda, harimo nka raporo
yasohowe n’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushinzwe
iby’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, raporo y’umuryango Human
Rights Watch ya 2010, raporo y’Umuryango Amnesty International ya 2010,
ndetse na raporo ya Rapporteur Spécial w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe
ba nyamuke.

Komisiyo ivuga ko muri rusange izi raporo zagiye zigararaza intambwe
imaze guterwa mu Rwanda mu bijyanye no guteza imbere no kubahiriza
uburenganzira bwa muntu, ariko zikanagaruka ku bikorwa bimwe ba nyiri
izi raporo bavuga ko ari ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryabaye,
Komisiyo ikaba yaragiye igaragaza ibitekerezo byayo kuri izi raporo.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ishyira ahagaragara
ibyakozwe nayo bishingiye ku nshingano ihabwa n’Itegeko Nshinga rigena
imiterere n’imikorere byayo, kandi igaragaza ishusho rusange y’uko
uburenganzira bwatejwe imbere n’iy’uko bwahohotewe.

source: igihe.com

Inteko Ishinga Amategeko y’u
Rwanda yongeye gushimangira ko nta tegeko iteganya gutora ryemerera
ababana bahuje ibitsina mu Rwanda gushyingiranwa mu buryo bwemewe
n’amategeko. Ibi bibaye nyuma y’aho mu kwezi gushize kw’Ugushyingo
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda nayo yahakanye igatsemba ko
idateze kuvugira ababana bahuje ibitsina mu Rwanda ku kuba babana mu
buryo bwemewe n’amategeko.

Ibi byo gukurira inzira ku murima abashaka kubana bahuje ibitsina mu
Rwanda byatangajwe n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe
w’Abadepite, Mukantabana Marie Rose, ubwo we na mugenzi we Perezida wa
Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène bagiranaga ikiganiro
n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Ukuboza 2011, mu rwego
rwo gusobanura ibyagezweho mu gihembwe cya gatatu cy’Inteko cyasojwe
kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ukuboza 2011.

Ku babana bahuje ibitsina havuzweho iki ?

Mukantabana yagize ati : " Icyo navuga ni uko hari ibihugu bishyira
imbere iki kibazo nka bumwe mu burenganzira bwa muntu y’uko abantu
bashobora kwihitiramo abo bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa
babana, ko nabyo byaba ihame ry’uburenganzira bwa Muntu ni uko babyumva.
Ariko na none mu mahame y’uburenganzira bwa Muntu byemewe y’uko n’ubwo
hari amahame ahuriweho ku rwego rw’isi ariko n’imico y’ibihugu ntabwo
yirengagizwa mu buryo ubwo burenganzira bushyirwa mu bikorwa".

Depide Mukantabana akomeza agira ati : " Mu gushyiraho amategeko
hagomba kurebwa umudendezo n’umutekano rusange bya rubanda, hakanarebwa
umuco uhuriweho n’abenegihugu bose".

N’ubwo ibi byose bivugwa ariko nta tegeko rihana ababana bahuje
ibitsina ariko hari itegeko rihana abakora ibiterasoni n’ibibangamira
umuco Nyarwanda, ibi bikaba aribyo bigenderwaho ku birebana n’abahuje
ibitsina. Nta ngingo y’itegeko ihana ababana bahuje ibitsina ariko
abakora ibiterasoni bo barahanwa.

Sena igiye gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo buhoraho

Agira icyo avuga ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga
Perezida wa Sena yagize ati :”Gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter
na Facebook ni inshingano twahawe twasabwe no mu mwiherero w’abayobozi
bakuru, ariko hari iby’ibanze twabashije gukora, ariko biri muri gahunda
tugomba gukora. Nta kibazo dufitanye n’iryo terambere, tugomba kuba
intangarugero n’iyo twaba dukuze cyangwa tudakuze ni intego imwe,
ikoranahuhanga niryo rizakemura ibibazo mu kwihutisha serivise no
gukemura ibibazo mu buryo bwihuse.”

Muri iki gihembwe Umutwe w’Abadepite washyizeho amategeko, ugenzura
ibikorwa bya Guverinoma ndetse unahagararira abaturage. Muri iki
gihembwe kandi Umutwe w’Abadepite watoye amategeko 20 wemeza n’ishingiro
ry’imishinga y’amategeko 16.

Abadepite banifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Nyanza, Kicukiro
na Rwamagana mu gikorwa cy’umuganda ndetse n’ibindi bikorwa byakozwe
birimo kwemeza inyandiko no kugezwaho raporo zinyuranye, gutora
uhagarariye u Rwanda muri PAP, kwakira abashyitsi basuye u Rwanda no
gutangiza Radio y’Inteko.

Sena nayo yakoze ibitandukanye birimo gutora amategeko, kwemeza
imishinga y’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma,
kwemeza abayobozi bajya mu nzego za Leta, kwifatanya n’abaturage basizwe
iheruheru n’ibiza, n’ibindi bitandukanye.

Olivier Muhirwa/ igihe.com

Bamwe mu bashumba b’amatorero
y’ivugabutumwa ry’ububyutse b’i Goma ho muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo ntibavuga rumwe kubera ikibazo cy’abayoboke barimo
kuva mu madini bari basanzwe basengeramo bakimukira mu yandi.

Ikintu kinini kirimo gutuma aba bapasiteri batavuga rumwe ngo ni uko
hari amadini asigayemo abayoboke (Abakirisitu) bake, hakaba n’andi
y’inzaduka arimo kugenda abigwizaho kandi abenshi akaba ari abava mu
yari asanzweho.

Syfia Grands Lacs dukesha iyi nkuru itangaza ko kuri ubu abaturage bo
muri aka gace ka Goma barimo kuyoboka ahari abapasiteri basenga
ibitangaza bigakoreka cyane cyane abasenga bagakiza indwara bakirukana
n’amadayimoni.

Umugore witwa mama Zawa utuye muri aka gace wavuye mu idini
yasengeragamo akajya mu rindi avuga ko aho yagiye bamusengeye uburwayi
yari amaranye igihe kirekire akabasha kubukira.

Yagize ati : ’’ Nari ndwaye kanseri y’inkondo y’umura baransengeye
ndakira, kandi n’ubundi nari nsanzwe nsenga ariko byaranze. Aha niho
hari Imana nyakuri, ikora imirimo n’ibitangaza ".

Uku kwimuka kwa bamwe mu bayoboke rero niko kwateje umwuka mubi mu
bayobozi b’amatorero, aho bamwe baba barimo kubwira abari abakirisitu
babo kudakomeza kwirukira amadini y’inzaduka ngo kuko abashumba bayo
badakorana n’Imana, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abapasiteri bane
b’amatorero atandukanye ubwo baganiraga n’abanyamakuru.

Uwita Jules Mulindwa agira ati :’’ Bariya ntibirukana abazimu mu
izina rya Yesu, ntibanakiza indwara mu izina rye kuko badakorana
n’Imana".

Ikindi cyagarutsweho ngo ni uko amenshi muri aya matorero adafite
ibyagombwa bibemerera kwitwa itorero, kuko ba pasiteri batazwi
n’ubuyobozi, cyane ko nta n’aho gukorera bagira.

Gusa ariko amwe mu madini amaze gushinga imizi nka Kiliziya Gatolika,
Isilamu n’andi madini nk’Abaporotesitanti ntashaka kwivanga muri izo
mvururu, ngo kuko bo icyo bagamije ari ugutanga ubutumwa bwiza kurusha
izindi nyungu.

source: igihe.com

Raporo y’ibiro ntaramakuru bya gikristo muri Iran yashyizwe ahagaragara na Mohabat News, ivugako Minisitiri w’ubutasi muri Iran yatangaje ko insengero zikomeje kuba imbogamizi ku rubyiruko.

Ibi bikaba bigaragaza ho hari imbaraga
zigiye gushyirwa mu gukumira iterambere ry’insengero n’ivugabutumwa muri
Iran. Todd Nettleton ni umwe mu bantu biyemeje gushyigikira no
kuvuganira iyogeza butumwa muri iki gihugu , agira ati, "Mu myaka
ishize, twagiye tubona impinduka mu maraporo n’inyandiko mvugo
z’abayobozi muri guverinoma bibanda cyane ku guhinyura itorero ndetse no
kurwanya ko ryatera imbere, none ikigezweho ni ukurwanya ku mugaragaro
itorero ndetse n’abantu bagenda bahinduka aba kristo."

Bigaragara ko urujijo rwatangiye ubwo
habagaho impinduramatwara muri Iran. Iki gihe abenshi mu bari bitabiriye
kandi bashaka impinduka bari urubyiriko, akaba ari nako bikomeje kumera
ku bayobozi b’amadini mu gihugu cya Iran. Bimaze kugaragara ko benshi
bakomeje kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu mitima yabo, ari nacyo
gikomeje gutera ikibazo ku bayobozi ba kino gihugu kiganjemo aba islam.
Iran ibona ubukristo nk’intwaro y’abanyamerika kugira ngo babashe
kwigarurira Iran, Nettleton yagize ati:"Babona ubukristo nk’imwe mu
nzira zatuma Ibihugu byo mu burengera zuba bw’isi bibasha kwinjira muri
Iran no kuyigarurira, guteza umutekano muke mu gihugu ndetse no
kujujubya guverinoma, nyamara siwo mugambi, kuko umugambi ari ukuzana
abantu kuri kristo Yesu."

Ikimaze kugaragara muri iki gihugu ni
uko leta igiye gushyira imbaraga mu kurwanya ubukristo, murwego rwo
kwirinda ko abo bita abanzi barimo Amerika batakwinjira muri Iran
bayitwaje. Nettleton yakomeje agira ati: “ Ndatekereza ko icyo
bazakora n’ubundi ari icyo bari baratangiye mbere , aricyo guhagarika
abakristo n’abayobozi babo by’umwihariko ababwiriza butumwa, abayobozi
b’amatsinda atandukanye agaragara mu itorero”.
Ngo aba bose ntakabuza ni ukubohereza mu buroko”.

Uyu Nettleton we arasa n’uwanze kuva ku
izima, kubwe ngo guverinoma ntiyabasha gucecekesha buri wese uvuga
ubutumwa bwiza. Yakomeje agira ati:” Iyo uvuze ku iterambere
ry’itorero muri Iran, bisa n’ibikongeje ubutumwa bwiza. Ndetse usanga
binaha ingufu amatereviziyo, amasatelite n’izindi minisiteri
zitandukanye zashyize imbere inyigisho za bibiliya ndetse no gutanga
inkunga zishoboka muri Iran kugirango ubutumwa buhogere
.” Ngo
n’ubwo aya ma minisiteri yakora ibikorwa bihambaye gute bifasha abanya
Iran mu kwiteza imbere, ibi byose leta ibibonamo ubusa, kuko isanga ari
uburyo ibihugu by’iburengerazuba bw’isi byateguye kugirango bibone uko
byigarurira Iran, bityo bibe byahindura icyerekezo yihaye.

Muri iki gihe hitegurwa umunsi mukuru wa
Noheli, ngo kuba abantu batanga ubutumwa bwerekeranye n’uyu munsi
ntibyiyoroheje na gato.Yagize ati:” Iki ni igihe ngo abantu
bishimire ivuka ry’umukiza Yesu Kristo. Ni igihe ngo abantu basangire
ijambo ry’Imana ari nako banaganira ibya noheli”
. Nettleton akomeza avugako bidatangaje kumva nka leta ya Iran yihandagaje ukumva ivuze ko nabyo ari imbogamizi.

Mohabat News ikomeza ivugako umwaka
ushize tariki 26 Ukuboza, abayobozi bateye mu ngo z’abakristo ndetse no
mu nsengero, abakristo basaga amajana bakaba baratawe muri yombi. Uyu
mwaka ngo byitezweko iki gikorwa cyakongera gusubira kandi kikaba noneho
cyazaza gifite ingufu ziruta iza imbere, dore ko cyaba kirimo no
gutegurwa. Nettleton akomeza avuga ko abantu bakwiriye gukomeza gusenga.
Kubwe ngo abakristo ni basenga, bazasobanukirwa n’ibisubizo bazajya
baha abayobozi ba Iran , igihe cyose bibaye ngombwa kandi bazahabwa
imbaraga kugira ngo bashikame ku murimo w’Imana. Ikindi ngo ni uko
bakwiriye gusenga kugira ngo itorero rikomeze gutera imbere mu gihugu
cya Iran.

Amasengesho aherekejwe no kwizera niyo
yonyine ashobora gutuma ibintu bihinduka muri Iran, insengero
zigakingurwa nta nkomyi, ubutumwa bukabwirizwa ku mugaragaro, abizera
bashya bakaboneka, bityo kristo agatura mu mitima yabo nk’umwami
n’umukiza. Inzira ariko iracyari ndende kuko leta ikomeje kudaha
abakristo ubwisanzure, ibafata nk’abagambanyi. Inkunga yawe
y’amasengesho ikaba ari ingenzi mu rwego rwo gusaba impinduka muri
kiriya gihugu bityo ubutumwa bukaba bwagera kuri bose ku isi, mu
gakomeza kubera kristo abagabo bo ku muhamya mu mahanga nk’uko
yabyivugiye.

source; isange.com

Mu gihe Abakirisitu bo ku isi hose
bizihiza none umunsi mukuru w’ivuka ry’uwo bafata nk’umucunguzi wabo,
abo mu mujyi wa Madala uri hafi ya Abuja baturikanywe n’igisasu ubwo
basengaga.

Kiliziya ya Mutagatifu Theresa niyo yaturikiyemo icyo gisasu ariko
ubuyobozi ntibwari bwatangaza umubare w’abo cyahitanye nk’uko ibiro
ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) bibitangaza.

Umuvugizi w’ikigo gishinzwe gutabara muri Nigeria, Yushau Shuaib
ndetse n’umuvugizi wa Polisi, Richard Oguche batangaje ko icyo gisasu
cyaturitse ubwo Abakirisitu Gatolika batangiraga amasengesho yabo
bizihiza Noheli.

N’ubwo nta wari wigamba iki gitero, abenshi mu babonye ibyo bavuga ko
ari intagondwa z’Abaislam zibumbiye mu mutwe wa ‘Boko Haram’ yari imaze
iminsi yigambye ko muri uyu mwaka yishe abantu bagera kuri 465.

source:igihe.com

Mu nsengero ni hamwe mu hantu hagira amategeko n’amabwiriza ahagenga,rimwe na rimwe ugasanga hari n’umuco waho cyangwa ikinyabupfura biranga abahaba,Ibi byose rero kubera ko bihora bisubirwamo n’abayobozi b’izi nsengero, hari igihe usanga bamwe mu bayoborwa babyinubira, abandi bakavuga ko ari ukubinjirira mu buzima, ndetse ugasanga hari n’abibaza niba ari ngombwa kubyubahiriza,cyane ko usanga ibyinshi bitanditse muri bibiliya.

 

Mu bigaragara hari bimwe mu bikunze guhurizwaho mu nsengero zose, bigasabwa abayoboke kubyubahiriza utabikora bakagucyaha, muri ibyo twavuga;
·  Kubahiriza amasaha yo guteraniraho,
·  Guterana incuro irenze imwe mu cyumweru,
·  Kudataha mbere y’uko abandi barangiza gusenga,
·  Kutagira ikindi ukorera mu rusengero hagati ( nko kwitaba telephone, kuganira n’abandi etc), 
·  Kugira imyambaro bemererwa kwambara cyangwa indi babuzwa,
·  Kurekera imisatsi yawe uko usanzwe ntuyinyereze cyangwa ngo womekeho indi ( natural hair )
·  Kutagenda amajoro, kutagira agakungu ( cyangwa ibyo bita ibigare), kutinezeza,
·  Kutagendana n’iterambere cyane ,,,,
·  Kutajya mu bitaramo byo kwishimisha
 
Ibi ni bimwe muri byinshi byigishirizwa mu nsengero, gusa ntago ari byose kuko buri rusengero rushobora kugira umwihariko, gusa nk’uko twabivuze ibi byose si ko byanditse muri bibiliya,  ariko bakavuga ko ibi bitagomba gufatwa nk’aho ari uburyo budasanzwe bugenewe ku duhindura cyangwa se uburyo bwo guhabwa amanota n’Imana, ahubwo byifashishwa gusa mu gutegura ubutaka bw’imitima, bikadushyira ahantu Imana ishobora gukora gukiranuka kwayo ikoresheje Umwuka wayo, mu mucyo w’Ijambo ryayo no kwihaza kwaryo, no guhaza kwa Kristo, bagatanga na zimwe mu ngero
 
Ese wagira nama ki abibaza gutya?
 
-  Hari abasanga bisa n’amaranga mutima y’abayobozi ntaho bihuriye n’icyo Imana ishaka ?
-  Hari abavuga ngo insengero ni nk’umuryango bagomba kugira umuco ubaranga?
-  Hari n’abavugako iyo umenye Imana uba utagitwarwa n’amategeko, ngo nta mpamvu yo kubyabahiriza kuko kwizwizera Yesu bihagije?
-  Hari n’ababuze umwanzuro ?
wowe ubivugaho iki tanga igitekerezo cyawe:
Ernest Rutagungira

Kuva aho amaradiyo ahimbaza Imana
avukiye (Radio Authentic, Radio Victory na Sana Radio), ibiganiro
by’iyobokamana bikiyongera, hakaduka ibitangazamakuru bikoresha internet
(website) bifite intego yo kogeza iyobokamana, hagakorwa ibiterane
byishyuza, abahanzi bagakora ibitamo byateguwe kandi byafatiwe umwanya
uhagije ; iyobokamana mu Rwanda ryahinduye isura ritangira guhabwa
agaciro mu Rwanda, nk’uko abaririmo babihamya.

Kuba abakora imirimo ihimbaza Imana mu mwaka wa 2011 byatewe n’uko
abakora bagamije guteza imbere ivugabutumwa barushijeho gukoresha
imbaraga zabo baharanira inyungu za benshi aho kwita ku giti cyabo gusa
nk’uko ubusesenguzi bwakozwe n’abahurira muri Gopel nyarwanda
bwabigaragaje. Pastor Magi Umutesi ukuriye itorero Guest of Heaven
rikorera muri Serena Hotel akaba ari naho akorera, abisobanura
anabitangamo inama kuri bagenzi be agira ati : “Imana iguha umugisha !
Ikintu cya mbere si ugushakisha amafaranga”.

Patrick Kanyamibwa, uhagarariye iri huriro we abisobanura avuga ko
intego abahurira muri Gospel nyarwanda bihaye ariyo yatumye bagera kure.
Yagize ati :“Gospel ni ubutumwa bwiza, ni ubuzima bwa buri munsi, si
ukuririmba gusa. Nta muntu utanga icyo adafite. intego ya mbere ya
Gospel ni agakiza, gukora tuzi aho tugana nibyo byatumye ubu Gospel
isigaye ikunzwe.”

Ubufatanye hagati y’Abanyamakuru n’abahnzi nabwo bufatwa nk’indi
nkingi mu byatumye abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana
batangira guhabwa agaciro kugera aho banagenerwa ibihembo bitandukanye.

Bamwe mu bagize uruhare mu iterambere rya Gospel nyarwanda

Bimwe mu bikorwa bikomeye byaranze Gospel nyarwanda harimo kuvukwa
kw’ibitangazamakuru byinshi, kumurika album kw’abahanzi Liliane
Kabaganza, Beauty for Ashes, Dominic Nic, Mico n’abandi.

Muri 2011 kandi habayemo ibitaramo bitandukanye byo guhimbaza Imana
(nka Aflewo Rwanda) byanatumye abahanzi bakunzwe mu Rwanda basubiramo
indirimbo iri mu gitabo, ubu ikaba icurwangwa ahantu henshi.

Hejuru ku ifoto : Patrick Kanyamibwa umuyobozi w’ihuriro rya Gospel mu Rwanda

source:igihe.com

Buri tangiriro ry’umwaka kubakunda gusubiza amaso inyuma bakamenya uko byagenze, mbakorera ikusanyamakuru hamwe n’ibikorwa mu nshamake, uyu mwaka ukaba ubaye uwa gatatu tubakorera inshamake. Nkuko byagaragaye umwaka wa 2011 mu ntangiriro ryawo nta bikorwa byinshi bya gospel byagaragayemo nyamara mu isozwa ryaho hagaragaye ibikorwa bitari bike kandi bikurikirana icyumweru ku cyumweru kugeza ku munsi wa nyuma usoza uwo mwaka.
Reka turebere muri make bimwe mu bikorwa byaranze uyu mwaka twashoje wa 2011 ku ruhande rw’iyobokamana n’ibintu byose bifitanye isano n’Imana (gospel). Uyu mwaka kubijyanye n’indirimbo hasohotse indirimbo nyinshi imwe imwe ku bahanzi batandukanye yaba abaririmba bonyine yaba abarirmbira mu ma tsinda n’amakorari atandukanye yewqe zimwe zikaba amacollabo (Indirimbo zihuriweho n’abahanzi batandukanye runaka).

Umwaka wa 2011 waranzwe kandi n’ibitaramo, imurika ry’amalubumu n’ibiterane bitandukanye aho twavugamo nk’ibitaramo byakozwe na Iriba Choir, Blessed Sisters, Dominic, Dusabe Alex, Bobo, Liliane Kabaganza, Beauty for Ashes, Frere Manu, Cubaka Justin, Kizito Mihigo, Murara J.P, Mugabe Assiel, Eddie Micho, Maranatha Choir, Singiza Music, Apostles Gitwaza, Warne Group n’abandi batandukaye.

Itangazamakuru mubijyanye na gospel naryo ryongereye imbaraga aho wasangaga buri cyumweru hari ibiganiro muri iki kiciro yaba ku ma radiyo, yaba ku mbuga za interinete ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye. Imikoranire hagati y’abahanzi, abayobozi b’amasengero n’amadini n’abanyamakuru yariyongeye iki kikaba kimwe mubyari hasi mu mwaka wari wabanjirihe 2011.

Uyu mwwaka wa 2011 ni umwe mu mwaka yagaragayemo gutanga no guhemba abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana ibyo bita Awards. Murizo tukaba twavuga Salax Award yegukanywe na Dominic Nic, Groove Awards yo muri Kenya iri ku rwego rw’akarere yegukanywe na Blessed Sisters ku ruhande, East Africa Music Awards muri gospel yegukanywe na Dominic Nic hamwe na Mwafaka Awards yegukanwe na Emile Nzeyimana nka Best Producer mu gihugu cya Kenya nubwo ari umunyarwanda uahakorera.

Mu bindi bayaranze umwaka wa 2011 ni abahanzi bashyize hanze amalubumu yabo bamwe muribo bakabasha no kuyamurikira abakunzi babo ku mugaragaro mubitaramo bitandukanye. Muri bo twavuga nka Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Aime Uwimana, Warne Group, Beauty for Ashes, Maranatha Choir, Singiza Music n’abandi batandukanye.

Nta mwaka utagira udushya cyangwa ibyo muriminsi bita Papararazi, hakaba nibyagaragaye bitari bike mu mwaka wa 2011 aho twavugamo nk’igikorwa cyo guhuza abantu bose bakorera muri gospel; alubumu y’indirimbo zo mu gitabo yakozwe n’Aime Uwimana yakunzwe cyane ku isoko kuko yahuje abanzi hafi ya bose bo mu Rwanda; ikwitabirwa gukomeye kw’igitaramo cya Liliane Kabaganza aho no kwinjira byari ubuntu, Ev Sugira Steven wakoze igitarmo cyahuje abahanzi ba gospel n’abaririmba indirimbo zisanze, Aflewo 2011 ijoro ryo kuramya no guhimbaza ryakozwe kuri CLA Nyarutarama, ubushyamirane hagati y’abahanzi Clemy n’Asa bapfa indirimbo bakoranye, Patrick Nyamitari gutangira gukora indirimbo zose hamwe na Enric Sifa uba muri USA kuri benshi byakiriwe nko kuva muri gospel; Diane Nkusi utaragaragaye uyu mwaka mubuhanzi bwo kuririmba ahubwo agasohora igitabo yise “La folie de la foi”; Itorero rya New Life Bible Church cyakoze igiterane cy’abari n’abategarugori cya 2011 gikomeye hagaragayemo no kwrekana imideri; Drama team ya Evangelical Restauration Church yitwa Shinning Stars yizihije isabukuru y’imyaka irindwi ikora akazi ko kuramya Imana hakoreshejwe ibimenyetso; ubumwe bukomeye hagati y’abahanzi bakizamuka muri gospel Asa, Brigth, Jimmy na Claude, kubura abenshi banaketseko ari isenyuka ry’itsinda ry’abakobwa baririmba indirimbo z’Imana “The Sisters”, kwiyongera kw’abantu bakora indirimbo (Producteurs)harimo Aime Uwimana, Didier, Livingstone, Benjamin Iyakaremye na Nicolas wagarutse mu Rwanda avuye kwiga muri Afurika yepfo, ibiganiro n’abanyamakuru (Press Conference) byakozwe kenshi mbere yaburi gikorwa cyabaga kigiye kuba harimo icya Apostles Gitwaza n’Apostles Masasu.

Mu gusoza iyi nshamake yaranze ibintu byerekeranye
cyangwa bigendanye n’Imana mu mwaka wa 2011, reka tubabwireko uriya mwakawa 2011
hanavutse insengero zitari nkeya harimo urwa Women Foundation, isabukuru y’umwaka
umwe yakozwe mu gitaramo cyabereye kuri Serena Hotele cyafunguye ku mugaragaro
itorero Gates of Heaven Ministries. Muri 2011 hanavutse ibitangazmakuru
bitandukanye bya gospel ibindi byongererwa imbaraga harimo Radio Autantic ya
Zion Temple aho bita kwa Gitwaza, Sana Radio FM, Victory Radio, urugero.com, agakiza.org,
jesus.rw na ubugingo.com. Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2012, kandi
twizereko uyu mwaka hazabamo kongera imbaraga muri gospel ku mpande zose no
gukorera hamwe habaho kuzuzanya

Patrick K.

Nyuma y’igihe kitari kirekire hakozwe ibarura ry’amatorero akorera mu karere ka Rubavu kubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere bw’ako karere hagaragaye ububare wa amatorero 60 ariko muriyo 32 niyo yujuje ibyangobwa bisabwa kugirango hashyirweho itorero.

Ntibyagarukiye aha, ahubwo yaracyakomeje kwiyongera. nshuti bakunzi b’urubuga mbere yuko tubatangariza iyi nkuru twegereye ubuyobozi bw’akarere bubifite mu inshingano zabwo maze badutangarizako gushinga itorero bitabujijwe kuko hari abo Imana ituma kubikora ariko na none hasabwa kuzuza ibyagombwa bisabwa kugira ngo hashingwe itorero runaka harimo kubaka urusengero rujyanye n’igihe ndetse igenzura mutungo ry’umukristo rihamye.

Uyu ni umwe mubashinze itorero nyuma y’iribarura rusange ryakorewe amatorero akorera muri aka karere.

Nitwa: Ndayiragije Alian ndi umunyarwanda wakuriye mu igihugu cy’Iburundi nkorera amashuri yanjye muri Campla Uganda ariho narangirije ishuri rya Theologie.

Kuza muri kano karere ntabwo byabaye Impanuka ahubwo byari mu migambi y’Imana. Yesu Christo ya bwiye abigishwabe ati: ni mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa abazakizwa mu babatize mu izina ry’Imana umwana n’umwuka wera. Muri ayo mahanga na Rubavu irimo.

Itorero ryacu ryitwa “Rehoboth Center Church” tumaze amezi atandatru dukorera hano mu mujyi wa Gisenyi ariko dufite izindi nsengero I Burundi ndetse duteganya no kuzishyira nahandi henshi.

Twabibutsa ko ivuka ry’amatorero mu karere harimo atubahiriza amategeko agenga amatorero ari kimwe mu bibazo biteza umutekano muke mu karere. Aha twavuga amwe mu matorero akorera mu mazu y’amacumbi , amazu y’inyubako y’ubucuruzi agira gahunda zabo cyane cyane amasengesho y’ijoro bityo bityo hakagaragara umutekano muke mu baturage.

Aha harimo itorero tudashatse kuvuga izina rikorera mu inzu iri iruhande rw’akabari kitwa Peace coner kari mu mujyi rwagati! Aha ntubasha gutandukanya umukristo n’uwigiriye mukabari kuko bose inzira n’imwe.

FRERE Manu I Rubavu

Mu gihugu cya Nigeria kuwa kane
inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram zishe abantu batandatu bari mu
rusengero ryo mu mujyi wa Gombe mu majyaruguru.

Ubu bwicabyi bwahitanye abantu 6 bari mu rusengero bukurikiye
ukutumvikana hagati y’abakirisitu n’abasiramu muri icyo gise ; aho
abasiramu basaba abakirisitu kuva muri icyo gice.

Umupasitori w’urwo rusengero John Jauro yatangarije ibiro ntaramakuru
by’Abafaransa (AFP) ko abo bagizi ba nabi babatunguye babinjirana
bahumirije bari gusenga ubwo yayoboraga iteraniro bahise batangira
kubarasa, bamwe bagerageje guhunga ariko batandatu muri bo barapfuye
n’abandi cumi barakomereka.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko yakusanyije ibimenyetso kuwa gatanu
akaba yari yanyuze ahabereye icyo gitero ariko ntiyabashije
kubikurikirana kuko hari ikindi kirego yari arimo cy’ibitero bitatu
by’ibisasu byatewe hagati y’abisiramu n’abakirisitu.

Ku ruhande rw’abisiramu Boko Haram ngo ruzahagarika ibitero byabo ari uko abakiristu bimutse mu gice cyabo cy’amajyaruguru.

source:igihe.com

Zimbabwe : Polisi yo muri iki gihugu yakwije imishwaro abapasiteri 80 bo mu idini ya Angilikani bari bateraniye hamwe.

Amakuru dukesha info.catho.be aravuga ko aba bashumba bari ahitwa
Marondera nko mu ntera ireshya n’ibirometero 75 uturuste mu Mujyi wa
Harare.

Aba bapasiteri bari bahuriye hamwe bakora isengesho ryo gusaba Imana
ko hakurwaho itegeko rijyanye n’umutekano ribuza amateraniro rusange
atasabiwe uburenganzira, nibwo Polisi yaje kubagwa gitumo imaze kumenya
ko bateranye kandi batigeze babisabira uburenganzira.

Madame Shumba umuvugizi w’itorero ry’Abangilikani mu Mujyi wa Harare
yagize ati :”polisi yatahuye ko habaye iteraniro risaba Imana ikurwaho
ry’itegeko ry’umutekano ribuza amateraniro rusange atasabiwe
uburenganzira ni ko kuza kudukwiza imishwaro, turasaba ubuyobozi ko
bwakwita kuri iki kibazo hagenderewe ku burenganzira bw’amadini.

Idini ya Angilikani mu gihugu cya Zimbabwe rikunze kwibasirwa
n’ifatwa ry’ibyemezo bikomeye bigenwa na guverinoma y’iki gihugu, nk’aho
mu mwaka wa 2007 hafatiriwe imitungo yaryo hafi ya yose mu nzego
zinyuranye zirimo amashuri, ibitaro, ibigo by’imfumbyi n’ibindi.

Ibi byaje koroshywa ubwo Musenyeri ukuriye abakirisitu bayingayinga
miliyoni 77 zo muri iri torero ku rwego rw’isi Rowan Williams yakoreraga
uruzinduko muri Zimbabwe aje kwereka abayoboke b’iri dini ko ari kumwe
nabo ndetse bakwiye guhagarara gitwari bagakomera urugendo.

Nyuma y’uko Williams ahuye na Perezida Mugabe muri urwo ruzinduko
yamushyikirije inyandiko ikomorera ibihano iri dini ry’Abangilikani.

source:igihe.com

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu Ihuriro
ry’Abakrisitu bakora cyangwa bafite ibigo by’imari bitandukanye
(Christian Financial Forum) bahuriye hamwe bishimira ibyiza Imana
yagejeje ku Rwanda mu gihe ibindi bihugu byo ku isi byagize ibibazo
bikomeye mu nzego z’imari zabyo bakaba bsabwe kubera bagenzi babo n’isi
muri rusange igisubizo nk’abantu bazi Imana.

Uyu muhango wari wiswe Thanksgiving Dinner wari witabiriwe
n’abayobozi n’abandi banyacyubahiro batandukanye mu ijambo bagiye bavuga
bibanze ku gushima Imana ku kuba yararinze urwego rw’imari mu mwaka wa
2011, kuko ngo n’ubwo igaciro k’ifaranga rw’u Rwanda kamanutse mu mwaka
ushize bitagize ingaruka ku rwego rw’imari rw’u Rwanda, nk’uko
byagaragaye mu bihugu bitandukanye harimo ibyo mu burayi na Amerika.

Apostle Dr. Paul Gitwaza wari umwe mu bashyitsi b’icyubahiro mu
ijambo yagejeje kubari bahari yasabye ko buri muntu wese cyane cyane
ukijijwe yagerageza kuba igisubizo aho ari hose no mubyo akora byose,
ati :”Abantu bakwanga, bagukunda uretse ko udashobora no kubaho nta
mwanzi ugira nuba ibyo ukora ari igisubizo kuri bo uko byagenda kose
bazagukenera, isi muri iki gihe ikeneye igisubizo, mubere bagenzi banyu
igisubizo”.

Yakomeje avuga ko Abantu bakora mu bigo by’imari nk’amabanki n’ahandi
baba bafitiwe ikizere gikomeye n’ababatsa imitungo yabo bityo bakaba
bakwiye kwifashisha Bibiliya nk’igitabo gikubiyemo amasomo n’ubwenge
bwose byabafasha kudatakaza icyo kizere bafitiwe no kuba batateshuka ngo
bahemukira ababizera.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa wari umushyitsi
mukuru muri uyu muhango yashimiye Christian Financial Forum ku bw’iki
gitekerezo cyo kwibumbira hamwe bakungura na ibitekerezo no kubw’uyu
munsi wo kwishimira ibyiza bitari bike Imana yagejeje ku Rwanda ariko
anabasaba ko n’ubwo guhuza iby’Imana n’amafaranga bitoroshye gukora uko
bashoboye bakabera igisubizo urwego rw’imari mu Rwanda.

Ati : "Mukwiye kumenya ko muri uru rwego kugira ngo mufashe ababagana
gutera imbere, mukamenya ko mudakwiye kumenya ko amafaranga mucunga ari
ay’abandi, abayabahaye baba bashaka ko mubafasha kuyabyaza umusaruro."

Akomeza abasaba gukomeza gushyira ingufu mu gukorera hamwe kandi kuko
ngo bari kumwe n’imbaraga z’Imana bazabera igisubizo igihugu kandi
abizeza ko na leta ibashyigikiye kimwe n’abandi banyarwanda abo aribo
bose bibumbira hamwe mu rwego rwo kubonera igihugu ibisubizo.

Uyu muhango wasojwe no kugenera impano za Bibiliya Minisitiri John
Rwangombwa, Claver Gatete Guverneri wa Banki nkuru y’u Rwanda na Monique
Nsanzabaganwa umwungirije ku buyobozi bw’iyi banki.

Abari bitabiriye uyu muhango bashe n’umwanya wo kwiga ijambo ry’Imana
Habayemo no gusengera igihugu n’ejo hazaza hacyo
Uva ibumoso ni Claver Gatete guverineri wa BNR, Minisitiri John Rwangombwa na Monique Nsanzabaganwa
Minisitiri Rwangombwa ashyikirizwa impano ya Bibiliya
source:igihe.com

Apotre Joshua Masasu Ndagijimana ni umwe mubantu bafite ibikorwa bitari bike mu Rwanda kuburyo ibi byatumwe izina rye rimenyekana cyane yewe birenga u Rwanda bigera ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga. Dore amwe mu mateka ye mu nshamake twabakusanyirije, ubusanzwe azwi ku mazina y’Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kubyinirira Daddy ari nawe washinze itorero ry’Isanamitima benshi bazi ku izina rya Restoration Church, ariko ubusanzwe mu buryo bwemewe rikandikwa Evangelical Restoration Church aho ubu Masasu ayoboye insengero zisagaga 56 mu Rwanda, Repuburika Iharanira Demoakarasi ya Kongo (DRC) ndetse n’u Burundi.

Mu mwaka wa 1960 nibwo Masasu yavutse, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu ubu akaba ari mu Majyepho y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Masasu ntiyigeze abona umwanya wo kuryoherwa n’aho yavukiye kubera impamvu za politiki yariho icyo gihe kuko byari byatangiye 1959 benshi bahunga, maze ababyeyi be berekeza iya Kongo icyo gihe yitwaga Zayire. Urubuga rwa www.yoshuamasasu.org ruvuga ko mu gihe yari impunzi nta na rimwe yagiye yishimira uko uburyo igihugu cyabacumbikiraga bafatwaga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino wo kurwana wa Karate aho yavanye umukandara wirabura, ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho, nkuko akunze kubivugaho yo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana aho ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.

Kubijyanye n’ubuzima bwa kinyeshuri, Imana yaramushoboje gukomeza amasomo ye muri Kaminuza UPC (Université Protestante du Congo) aho yanakuye impamyabumenyi mu bijyanye  n’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronic Communication). Arangije amashuri ye nibwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa Zayire yicyo gihe (DRC), nkuko uru rubuga rukomeza rubitangaza uyu murimo wari ufite intego yo kwegera impuzi z’abanyarwanda bari muri icyo gihugu mu rwego rwa Gospel aho umutwaro yari afite kwari ukumenyekanisha kiristo aho muri abo banyarwanda. Icyo gihe nibwo Yoshua Masasu yatangiye kuzana ibyiringiro muri izo mpunzi zitari zifite ibyiringiro kubera ubuhunzi mugihugu kitari icyabo.

Mu mwaka wa 1994, Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana nkuko abivuga, nubwo byari ibihe bitoroshye bya Genocide yakorewe abatutsi, yashinze itorero ry’Isanamitima ERC anabereye Umuyobozi kuri ubu akuriye rikaba rifite nsengero 56 ziri mu Rwanda, Burundi na Kongo. Uretse uru rusengero ayoboye yanabaye mu buyobozi w’ indi miryango mpuzamatorero na mpuzamadini cyangwa mpuzamasengero nkuko bamwe babivuga harimo FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan. Kugeza ubu Apotles Masasu akaba ari umubyeyi w’abana batanu aribo Deborah, Joshua, Caleb, Esther, Yedidiah akaba afite umufasha witwa Pr Lydia Umulisa Masasu.
Patrick Kanyamibwa

Polisi y’igihugu iri gushakisha
umugabo wiyise umupasiteri akaba yarabeshye ubufasha abanyeshuri
batishoboye bagera kuri 290, aho yabanje kubasaba bose umusanzu
w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Ezekiel Niyoniringiye uvuga ko ari umushumba w’itorero
ry’Abametodisite riherereye ku Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali yabeshye
aba banyeshuri ko azabafasha kubishyurira amafaranga y’ishuri akanabaha
ibikoresho nkenerwa by’umunyeshuri.

Urubuga rwa polisi y’igihugu dukesha iyi nkuru rutangaza ko
Niyoniringiye na mugenzi we Nsengiyumva Jean Claude kugeze ubu
bagishakishwa n’inzego z’umutekano kuko bashinze umuryango wo gufasha
bise ‘Rwanda youth work cooperation’ bavuga ko bazajya bafasha
abanyeshuri bakennye cyane bakabaha amafaranga y’ishuri n’ay’ibindi
bikoresho.

Aba bagabo rero bakaba barasabaga buri munyeshuri wifuza gufashwa ko
agomba kubanza kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu atasubizwa kugira
ngo abe umunyamuryango wabo.

Aya mafaranga bakaba barayishyuraga kuri konti ya banki cyangwa
bakayageza ku biro by’uyu muryango byari biherereye mu Karambo ho mu
Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.

Gusa kugeza ubu polisi y’igihugu imaze guta muri yombi, Muragijimana Regina wari umucungamutungo w’uyu muryango.

Muragijimana akaba avuga ko atari aziko akorera umuryango utabaho
gusa akaba yemeza ko kuva yatangira gukorera uyu mushinga mu Kuboza
umwaka ushize atari yabonana n’umuyobozi mukuru.

Agira ati : "Nsengimana niwe wabwiye ko dukorera umupasiteri witwa
Niyoniringiye ariko igihe cyose maze nkora sinari namuca iryera."

Umwe mu banyeshuri avuga ko nyuma yo kubura imfashanyo bari
bararemewe baje guhabwa amabaruwa bazashyikiriza abayobozi b’ibigo
bigaho yashyizweho umukono na pasiteri avuga ko umuryango ayoboye
uzishyurira abo banyeshuri mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2012.

Muragijimana wari umucungamutungo w’uyu muryango ubu ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro

Supt. Theos Badege, Umuvugizi wa polisi y’igihugu avuga ko abaturage
bagomba kuba bamaso hagira ikintu nk’iki kiba bagahita bihutira
kubimenyesha inzego z’umutekano.

Akomeza avuga ko ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage bukenewe kugira ngo bajye babasha gufata abantu bakora ibikorwa nk’ibi.

Umuvugizi wa polisi kandi anavuga ko biteguye guta muri yombi uyu mugabo n’abandi bose bafatanyije na we gucura uyu mugambi.

source:igihe.com

Umubare w’Abanyarwanda
b’abakirisitu Gatolika, ukomeje kugenda ugabanyuka ku buryo bugaragara,
nk’uko ubushakashatsi bwa Pew Research Center bubitangaza.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ibaye, Abagatolika mu
Rwanda bamaze kugabanyuka ho kane ku ijana, ibyo abashakashatsi basanga
bishobora kuba impinduka ikomeye mu myizerere ya Gikirisitu.

Mu mpera y’imyaka ya za 1980, abagatolika bari bagize 63%
by’abaturage bose b’u Rwanda, ibintu byatumaga u Rwanda ruba igihugu cya
mbere muri Afurika gifite umubare munini w’Abagatolika.

Muri uyu mwaka ushize wa 2011, abagera kuri 49,5% gusa nibo bari
Abagatolika, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cya
Pew Research Center, bwashyizwe ahagaragara mu kwezi kw’Ukuboza 2011
bwabigaragaje.

Uku kugabanuka mu mibare kw’Abagatolika mu Rwanda, kurimo kujyanirana
no kwiyongera kw’andi madini cyane cyane ay’Abaporotesitanti bahoze ari
bake ariko kuri ubu barabarirwa kuri 37% by’abatuye u Rwanda.

Pew Research Center ikomeza ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bibiri
bishobora kuzagira ukwiyongera gukomeye kw’Abasilamu muri Afurika, kuko
umubare w’Abayisilamu mu Rwanda nawo ukomeje kwiyongera, kandi
ibigereranyo bikagaragaza ko uteganya kwiyongeraho 92,8%, ukava kuri
188,000 muri 2010 ukagera ku 363,000 muri 2030.

Mbere ya Jenoside mu Rwanda nta bakirisitu b’Aborutodogisi
(Orthodoxe)bahagaragaraga, ariko ubu mu myaka itatu yonyine hamaze
kubaho abagera ku gihumbi bahisemo iyo myizerere mishya ya Gikirisitu,
nk’uko ubushakashatsi bwa Pew bwiswe “Global Christianity” bubigaragaza.

Ubu bushakashatsi ariko ntibugaragaza cyangwa ngo busobanure impamvu zo kugabanuka kw’abizera Gatolika mu Rwanda.

Nyamara ariko mu kugerageza gusobanura impamvu z’uku kugabanuka mu
mibare kw’abakirisitu Gatolika, akanyamakuru “Christianity Today
Magazine” kandika ku buzima bwa Gikirisitu, gahuza uku gutakaza abizera
n’uruhare Kiliziya Gatolika ikekwa ko yagize muri Jenoside yakorewe
Abatutsi mu w’1994

Kuri ubu Kiliziya Gatolika ku isi ifite abayoboke bagera kuri
miliyari n’igice kimwe, bihwanye na kimwe cya kabiri cy’abakirisitu bose
bo ku isi.

Igihugu cya Brésil nicyo gifite abaturage benshi bayoboka idini Gatolika kurusha ibindi, kuko gifite miliyoni 134.

Muri Afurika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo ifite
umubare munini w’abakirisitu Gatolika, kuko abagera kuri miliyoni 32 ni
ukuvuga 47% by’abaturage ba Congo bose, ari Abagatolika.

source: igihe.com

Tariki ya 19/01/2012 kuri uyu wa kane, Bahati Alphonse uririmba
indirimbo zihimbaza Imana yashyikirije inkunga ishyirahamwe Girimpuhwe 
rigizwe n’imiryango ifite ababo bishwe n’abacengezi ku itariki ya 19
Mutarama 1998 ubwo bari muri bisi (bus) ya Brarirwa bajya kuri urwo
ruganda bakoreraga. Mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango ya bagenzi
be bakoranaga, ndetse anashima Imana yamukijije amaboko y’abicanyi, uyu
muhanzi yakusanyije amafaranga yakuye mu bihangano bye cyane cyane
igitaramo yakoze umwaka ushize wa 2011, ayagenera iyi miryango yabuze
ababo by’amaherere.

“Maze kuzirikana ko gufasha abandi biri mu
byatumye Imana indokora mu gihe abo twari kumwe bicwaga, kandi mu muco
nyarwanda
utegeka ko iyo umuntu yitabye Imana abasigaye baba bafite inshingano yo
gufasha abo asize, byatumye nshaka uburyo nafasha imfubyi n’abapfakazi 
basizwe na ba nyakwigendera.”aya ni amagambo ya Bahati. Kuri uyu
muhanzi Alphonse Bahati ngo mu gihe akibishoboye ntazahwema kuba hafi
iyi miryango bitewe n’uburyo bishwemo banga kwitandukanya kuko mbere
y’uko abacengezi babica babasabye ko abahutu basohoka hagasigaramo
abatutsi akaba aribo bicwa, ariko ntibabikora babasubiza ko nta mututsi
nta n’umuhutu ubarimo bituma babica bahereye ruhande.

Umuyobozi 
wa BRALIRWA ku Gisenyi Bwana Pascal Karangwa yatangaje ko mu gihe bibuka
abari abakozi babo ari ibihe bitoroshye kuko nk’uruganda abagome
babatwaye abantu b’ingirakamaro kuko ngo barimo inzobere zari zifitiye
uruganda akamaro katagereranywa. Yakomeje avuga ko uretse na BRALIRWA,
n’imiryango yabo yarahababariye kandi n’igihugu muri rusange cyatakaje
ingufu. Mu
rwego rwo kwita ku miryango y’aba bahoze ari abakozi babo, buri mfubyi 
igenerwa n’uruganda inkunga yo kurihirwa amashuri kuva mu y’abanza
kugeza muri Kaminuza n’ibikoresho by’ishuri. Banagenera kandi iyi
miryango ubufasha bwo kwivuza. Karangwa yemeza ko uruganda abareye
umuyobozi rutazigera rutera umugongo imfubyi n’abapfakazi basizwe
n’abari abakozi babo akaba ashishikariza aba bana bafashwa, gushyira
umwete mu myigire yabo kugirango bazuse ikivi ababyeyi babo batangije.

Umwe
mu biciwe ababyeyi Mpenzi Pacifique, urangije muri kaminuza nkuru y’u
Rwanda mu ishami ry’imyubakire (genie civil) yavuze ko igihe se yicwaga
n’abacengezi yari afite imyaka 11, we n’abavandimwe be batandatu (6)
niwe mukuru muri bo umubyeyi bari basigaranye yakoze uko ashoboye
abarera neza, kandi na BRALIRWA ngo yababaye hafi ibafasha mu buzima
bwabo bwa buri munsi. Pacifique yatangaje ko ashimira uru ruganda
uburyo
rwababaye hafi kuva Babura umubyeyi wabo kugaza na n’ubu.

Inkunga
Bahati yahaye iri shyirahamwe igizwe n’amafaranga ibihumbi magana
atandatu makumyabiri na bitanu magana ane (625 400) yakuye mu icuruzwa
ry’album y’indirimbo ze, hamwe n’inka yatanwze n’umugiraneza.
Musabyemariya Anne Marie, ni umudepite mu nteko ishinga amategeko wari
witabiriye uyu muhango, yashimiye Bahati kuba yarateguye igikorwa cyo
kuzirikana imiryango y’abari bagenzi be, amugenera inkunga yo kumukorera
amashusho muri album ye itaha, anagenera ishyirahamwe Girimpuhwe inka.
Tubabwire ko iki gikorwa cyari cyanitabiriwe n’ababahanzi batandukanye
bari baje gushigikira Bahati harimo King Jamwe na Patient Bizimana.

Patrick Kanyamibwa

Umusore Isakin Jonsson n’umukunzi
we Michelle Gustafsson bakomoka muri Suwedi, batangaje ko bagiye gukora
ubukwe n’ubwo bafungiwe mu bitaro bya Karsuddens byita ku barwayi bo mu
mutwe muri icyo gihugu.

Bivugwa ko bombi basengera mu rusengero rwa Satani “church of Satan” urusengero rwashinzwe na Anton LaVey.

Uwitwa umugeni Michelle w’imyaka 23 yahuriye na Isakin w’imyaka 33
kuri internet ahagana mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, maze nyuma
y’amezi abiri gusa tariki ya 9 Ukuboza bahitamo kuzashinga urugo ari
nabyo benda gukora ubu.

Umusore Isakin yatangaje ati : “Nkunda Michelle cyane, ntabwo ndabona
undi muntu nkawe, aranyumva muri byose, n’iyo nifuza gutemagura
abantu”.

Amakuru dukesha Huffington Post, atangaza ko uyu mukobwa Michelle
yinjijwe muri ibi bitaro byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe nyuma yo
kwica se amuteraguye ibyuma, akanywa amaraso ye ndetse akanifata ku
mashusho ari gukora ibyo n’amasengesho menshi y’umuyoboke wa Satani.

Uwenda kuba umugabo we Isakin Jonsson nawe yaje kugera muri ibi
bitaro nyuma yo gukata umuhogo w’uwari umukunzi we Helle Chrustensen,
akamucamo ibice ubundi akamurya.

Isakin Jonsson n’umukunzi we Michelle Gustafsson

Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwamagana iki gikorwa cyo gushyingirwa kw’aba babiri.

source:igihe.com

Inteko rusange y’itorero rya ADEPR
mu gihugu yagombaga gutangira mu ma saa tatu z’igitondo kuri uyu wa
Gatanu tariki 3 Gashyantare yatangiye mu ma saa sita n’igice z’amanywa
nyuma y’amakimbirane yabaye hagati y’itsinda ryigometse ku buyobozi
bw’itorero n’ubuyobozi bwite bw’itorero.

Ayo makimbirane yaje guhoshwa na Polisi y’igihugu ubwo bategekaga abagize iryo tsinda gusohoka.

Iyo nteko rusange y’itorero ry’ADEPR yari ihuje abayobozi b’iryo
torero mu gihugu cyose ndetse n’abashyitsi babo baturutse mu bindi
bihugu. Mu ma saa tatu nibwo kuri gahunda bagombaga gutangira inama
yabo, icyakora iyo nama yaje kwitabirwa n’abagize itsinda
ryitandukanyije n’ubuyobozi bw’iryo torero bagera kuri 20.

Ibyari inama byaje kuba urusaku kuko abagize iryo tsinda bategekaga
ko iyo nama yiga no ku bibazo bafitanye n’itorero, barega umuvugizi
waryo Pasiteri Usabwimana Samuel.

Iryo tsinda ryaje gusohorwa n’inzego z’umutekano kuko iyo nama yari
yemewe nyamara abo bandi batatumiwe ndetse n’ibibazo bafitanye na
Pasteri Samuel biri mu nkiko.

Umuvugizi wa ADEPR Pasteri Usabwimana Samuel wari uyoboye iyo nama
asanga abamurwanya ari abagiye bahagarikwa mu kazi kubera ibyaha
binyuranye bakora maze nyuma bakamuhimbira ibyaha atemera, akaba afite
icyizere ko igihe kizagera bigashira, ukuri kukajya ahagaragara.

Amakimbirane hagati y’ubu buyobozi n’iri tsinda ni aya kera, ndetse n’ibibazo byabo byageze mu nkiko n’ubwo bitarangira.

Inkuru dukesha ORINFOR

Uyu munsi mw’ itorero riyobowe na Pasteur Désiré Habyarimana habereye ubukwe bw’ imiryango yabanaga itarasezeranye igera kuri irindwi. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abantu benshi barimo abakristo basengera muri iryo torero ndetse n’ imiryango yabo.

Mu ijambo rye Pasteur Désiré yagarutse ku nshingano zitandukanye z’umugabo n’iz’umugore. Yasomye mu gitabo cy’ Abefeso 5:25-33 aho ijambo ry’ Imana riha umugabo inshingano yo gukunda naho umugore rikamuha inshingano yo kuganduka.

Yakomeje abwira abateraniye aho ko buri wese akwiye kubahiriza inshingano ze agashimishwa n’ icyanezeza mugenzi we atikunze ngo ahore avuga ko batamukoreye ibi n’ibi. Ati erega umuryango ukijijwe ukwiye kuba intangarugero mu gihugu muri rusange.

Pasteur Désiré yakomeje adutangariza ko itorero rifite gahunda yo gukangurira ababana batarasezeranye haba imbere y’amategeko ya leta cyangwa mu itorero kubikora kuko iyo abantu babana badasezeranye nta cyizere buri wese aba afitiye mugenzi we. Iyo habayeho ibibazo mu miryango nk’urugero umugabo akitaba Imana hari ubwo umuryango umugore asigayemo umufata nabi kuko nta tegeko rimurengera aba afite. Yakomeje avuga ko n’abasigaye batarasezerana barebera urugero kuri aba kandi ko itorero ryiteguye kubaha ubufasha bwose bushoboka kugira ngo abantu babane bafite umutekano wose.

Iki gikorwa kibaza casojwe n’ ubusabane bw’ imiryango.

ubwanditsi.

Hashize imyaka irenga mirongo itanu (50 years ) choral Bethlehem ibayeho. Mu buzima bwayo haba ubwo mu mwuka ndetse n’ubwo mu mubiri ,ngo ntiyigeze igira umunezero benaka kageni!
Ibitwabitangarijwe nabamwe mubagize iyi korari ubwo bafatanga urugendo berekeza k’uruganda rwa gaz rukorera hagati mu kiyaga cya Kivu.

BANYUNDO Bertin ni umwe mu baririmbyi bakorari Bethlehem akaba ahagarariye ishami rishinzwe imibanire n’abandi muri iyi korari, twaganiriye nawe maze atubwirako kuva iyikorari yabaho ari ubwambere bakoze urugendo shuri atubwira kandi ko uretse ubuzima bwo mu mwuka abakristo tubamo bikwiyeko habaho no kumenya aho iterambere rigeze mu buzima busanzwe ngo ibi bizatuma habaho ukwiyubaka bundi bushya ndetse ni kwiteza imbere mu buzima busanzwe

Twababwirako uyu Bertin ari umukozi muri Kaminuza yigenga ya ULK ishami rya Gisenyi akabashinzwe kwakira abanyeshuri baza kuhiga (inscription)
Bwana MUHIRE Innocent umuyobozi wa choral Bethlehem nawe yagize icyo avuga kuri ururugendo:
Yatangiye avugako yari gahunda yateguwe igihe kirekire cyane ariko hakabura uburyoki yasohozwa bitewe n’ubuyobozi bwayoboye korali uburero bikaba ari nk’indwara abaririmbyi bari barwaye yakize.

Yatubwiye uko abariribyi babyakiye muri rusange avugako wari umunezero udasanzwe kuko habayeho ukuganira by’umwihariko kubariribyi na bagenzi babo baramenyana cyane birenze uko bari baziranye bashimishwa nanone kuba barakoze ururugendo bose bagenda n’amaguru kandi urugendo rutari ruto kubantu bazi Gisenyi kuva kucyicaro cya ADEPR kugera k’uruganda rwa BRALIRWA ugakomeza kugera kuri GAZ METAL ntabwo ari hafi. Ikindi cyabashimishije ni ubusabane bwakozwe n’abririmbyi ubwabo maze uri wese agahabwa ijambo akagira icyo avuga kumpinduka z’ubuzima bwe uhereye igihe yagereye muri korari, benshi bavuga bashimimana cyane kuko wasangaga mu buhamya batangaga harimo kuba runaka yarafashije runaka kubona akazi,runaka agafasha runaka kurangiza amashuri…. Noneho ibyobyose babona ari ibintu batigeze batekerezaho bibatera umunezero udasanzwe!

Twababwirako uyu muyobozi wa choral Bethlehem Innocent ari umuyobozi umukuru w’ishami ry’ibitaro bikuru bya Gisenyi bikorera mu murenge wa BUGESHI mu intara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu.

Urugendoshuri rwa Choral Bethlehem rwababereye ingirakamaro kuko basobanukiwe neza uburyo amazi y’ikiyaga cya Kivu ashobora kuvamo Gaz igakoreshwa mu isakanya ry’umuriro w’amashanyarazi .babwiwe kandi ko iyigahunda yo gutanga umuririo wa mashanyarazi uturuka muri Gaz uzagera kubaturiye intara mugihe kitari kirekire.
Dore udushya twaranze uru rugendoshuri:

1.Abaririmbyi bose bagiye n’amaguru bamwe barananirwa bicara mu inzira abandi batsindagizwa na bagenzi babo bamwe baboeraho gukora ka siporo!!
2.Maman Parfait na UWERA Alice batwaye igare maze baranyonga karahava bangenzi babo birabatangaza cyane kuko batari bazi ko bazi gutwara amagare!
3.Abaririmbyi basangiye ibigore babirira mu kabari!!!! Bamwe babonye ko ari ibidasanzwe kuko ngo ntibanasanzwe bajya mu kabari,maze banasobanukirwa neza ko umuntu ashobora kujya mu kabari ata giye ku nywa inzoga gusa!
4.hari abaririmbyi benshi batari barigeze gukandagira mu kiyaga cya Kivu kuribo ngo byari agashya kadasanzwe.

Kuri uyu wa Gatangatu tariki ya 11/02/2012 nibwo chorale Revival ikorera mu itorero rya ADEPR Cyarwa(Butare) yakoresheje ubukwe bw’umuririrmbyi wayo akaba ari nawe wari umuyobozi wayo SEBAGABO Laurent.

Iyi chorale yashinzwe ari iy’abana bato nyuma bagenda bakura kuburyo imaze kugira 2 barangije kaminuza,abandi bazigamo ndetse n’abakiga mumashuri yisumbuye tutibagiwe na bake bari mumashuri abanza.

Ubu bukwe rero bwa SEBAGABO Laurent na GIKUNDIRO Josiane bwitabiriwe na chorale Evangelique hamwe na Revival bwaranzwe n’amashimwe menshi kubaririrmbyi ndetse n’abari babutashye bishimiraga ko Revival choir ikuze.

Dore tumwe mudushya twanejeje abari babutashye: Kuba umunsi w’ubukwe warahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya S.Laurent

Abana babagendaga imbere bababyinira mundirimbo zo guhimbaza Imana

Kuba abakobwa bose ba Revival choir bari bakenyeye

Kuba haratanzwemo inka nyinshi kubageni ndetse n’ababyeyi babo

Kuba ubwo bukwe bari bwitabiriwe n’abapastori benshi harimon’abavuye I Burundi (mukayanza)

Ubu bukwe bwarangiye neza abantu bose banezerewe.

Vincent Muhayimana

Nkuko Umuryango w’Abanyeshuri b’aba
Pentekote b’Itorero ADEPR ukorera mu ma Kaminuza n’amashuri makuru
atandukanye ariwo CEP (Communauté des Etudiants Pentecotistes) usanzwe
ubigenza ni uko buri mwaka haba amatora yo kubona abayobozi bashya cyane
cyane kubera ko bamwe baba barangije bityo hakaba haba hakenewe
abakomeza umurimo.

Ni muri urwo rwego CEP ULK Evening
yakoze amatora tariki 11/02/2012 igikorwa cyabereye muri Kaminuza
y’Igenga ya Kigali (ULK) Kigali-Campus. Iki gikorwa kikaba cyarayobowe
na Evangiliste HAKIZIMANA Justin nawe wigeze kuyobora uyu muryango igihe
kitari gito.

Akaba yarasobanuye ko nubwo dutora ariko
ngo Imana ikoresha abantu ku buryo utoranywa n’ubundi Imana iba
yabyemeye. Ati Imana niyo yishyiriraho abakozi bayo ibakoresheje.


Prezida wa CEP/ULK Evening Muvunyi Hyppolite (2012)

Mu ijambo
yagejeje kubaraho, Prezida wa CEP ULK Evening MUVUNYI Hyppolite,
yashimiye abitabiriye iki gikorwa anashimira Imana ariko anashimira
comité icyuye igihe uburyo bakoranye cyane cyane mu bikorwa
by’indashyikirwa bagezeho nkuko inshingano z’uyu muryango zimeze harimo
kuvuga ubutumwa muri za Kaminuza, Amashuri Makuru n’Ayisumbuye ndetse
n’ahandi cyane cyane kukuba uyu muryango warabashije kujya gusura
imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yo mu 1994 i Nyamirambo, kubatirisha
abizera bashya ndetse no gufasha abanyeshuli bamwe na bamwe baba bagize
ibibazo bitandukanye n’ibindi….Akaba kandi yarongeye gushimira ubuyobozi
bwa Kaminuza ya ULK budahwema kubaba hafi muri gahunda zabo za buri
munsi.


Nyuma yo gutora abayobozi,barabasengeye...

Ubu akaba atangaza ko mu ngamba bazanye ari gukomeza kuvuga ubutumwa
bwiza bwa Yesu Kristo hitabwa cyane kukuzamura umubare w’abizera bashya
no gukomeza kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa aha akaba avuga ko bagiye
kurebera hamwe n’ubuyobozi bwa Jehovahjireh Choir buryo ki Album ya 2
batangiye yakwihutishwa kugira ngo irangire cyane cyane ko iyi choir
nayo ibarizwa muri uyu muryango wa CEP ULK Evening. Iyi Choir rero kandi
 ikaba ariyo yizihije iki gikorwa mu kugitangira ikaba yararirimbye.
Abari aho rero bakaba bararangije basenga bashimira Imana ko yabanye
nabo muri gahunda zose zikaba zagenze neza.

Abandi batowe bagize Committee ya CEP ULK Evening:


AYINKAMIYE Emmérance /1st V/P Dpt of evangelisation


Eric KANYABUGANZA/2nd V/P Dpt of Intercession.


NDAYIKUNDA Grâce/Dpt of Finance and production.


Bénie Grâce UWAMARIYA/Dpt of Social Affairs & Secretary


KAMANA Jean Marie/Chief of Protocol


NKURANGA Alphonse/Dpt of Public relations & ICT


NDORIMANA Phillotin/Counselor & President of Jehovahjireh choir


NIYONKURU Phénias/Dpt of Healings & reconciliation

Vital.R

inkuru dukesha isange.com

Muri iyi minsi usanga ahantu abantu benshi bateraniye yaba mu inzira
cyangwa mu isoko hakunzwe kurangwa n’abantu bari kwigisha ijambo
ry’Imana .ariko bamwe babita abatekamutwe abandi bakabita abakozi
b’Imana

source: kigali today

Ni muri Leta ya Tennessee
umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Haywood yegujwe n’inteko y’iri shuri
nyuma yo kuvuga ijambo ryitwa ko ryakomerekeje bamwe mu bari aho, uyu
mugore Dorothy Bond yabwiye abanyeshuri bari aho ko bazajya ikuzimu
nibatareka imico yo kuryamana bahuje ibitsina (homosexuality).

Nk’uko Barlett express ibitangaza uyu mugore wari Umukuru w’iri
shuri, ntabwo ari iri jambo gusa ryamukozeho ahubwo harimo no kuba
yarakomezaga kwerekana ko atishimiye abanyeshuri bashaka guhuza ibitsina
ari bamwe (homosexuals), yababwiraga ko uzagaragara muri ibyo bikorwa
azirukanwa mu ishuri iminsi 60, ndetse akaba ashobora no kwimurirwa mu
rindi shuri, cyangwa se kwirukanwa burundu.

Yari amaze gushyira gahunda y’amasengesho muri gahunda z’ishuri
zisanzwe, ndetse akomeza abwira abanyeshuri bari muri ibi bikorwa ko
batari mu nzira y’Imana kandi ko ikuzimu habategereje.

Dorothy Bond ukwemerakwe kwamukozeho

Ibi rero yaracitswe abivugira mu nama yari ihuje inteko nk’uru
y’ishuri, nayo ihita imweguza bidatinze. Ibi kandi byagizwemo uruhare na
American Civil Liberties Union (ACLU) aho uhagarariye uyu muryango
yagize ati “Turi muri 2012, umuntu wese ushaka kuvuga ibi atari iwe
bizamukoraho, ndizera ko urusengero Bond asengeramo ruzamuha akazi kuko
ntituzatuma hari ahandi yongera gukora”.

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ko batishimiye ko uyu Dorothy Bond yirukanwa kuko yageragezaga guha abana uburere yumva ari buzima.

inkuru dukesha igihe.com

Nyuma y’imyaka itanu bakundana
abasore babiri b’Abanyarwanda, Patrick Ngirinshuti w’imyaka 26 na Didier
Ndasenga baremeza ko bari gutegura ubukwe ndetse bakabana
nk’abarushinze.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, batangaje ko babayeho ubuzima
bw’ibyishimo nk’abandi bose bakundana kandi ko biteguye kurushinga mu
minsi ya vuba.

Aba bagabo basanzwe babana ku Kacyiru ; Ngirinshuti akora muri
restora naho Ndayisenga we afite inzozi zo gukora umwuga wo gutegura
imideri (fashion designing).

Bitewe n’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ritemera gusezeranya ababana
bahuje ibitsina, aba bagabo bombi barateganya kujya muri Afurika y’Epfo
aho byemewe.

Mu gusezerana kwabo nk’uko babyivugira, barategura gusezerana bombi
bambaye amakoti y’umweru na karuvati z’umutuku, ubundi bakagumayo igihe
hito mu kwezi kwa buki, bakabona kugaruka mu Rwanda.

Ngirinshuti, avuga ko yabanje kujya akundana n’abakobwa, ariko akumva
batamukurura ndetse akumva nta bushake afite bwo gukorana imibonano
mpuzabitsina. Nyuma nibwo yasanze abagabo aribo bamukurura, abitangira
atyo.

Yagize ati :”Mfite imyaka 20 nibwo nabonye ko nkururwa n’abagabo
bagenzi banjye, gusa nagerageje kubihisha kuko umuryango wanjye ugendera
ku muco cyane, utari gukomeza kuncumbikira mu rugo”.

Ngirinshuti avuga ko yatangiye gukora umwuga w’uburaya mu tubyiniro
twa KBC, Cadillac no mu tubari twinshi tw’i Nyamirambo aho yemeza ko
haba abaryamana bahuje ibitsina benshi baba abagabo cyangwa abagore.

Ndasenga na Ngirinshuti bamenyaniye mu kabari Ndasenga yakoreragamo.
Ngirinshuti yatangiye kujya aza kumureba kenshi bagenda bakundana ariko
ngo bari bafite isoni zo kubibwirana.

Ndasenga yaje gusaba Ngirinshuti ko babana, bituma Ngirinshuti ava mu
buraya ndetse amushakira akazi ko gukora mu iduka. Ngirinshuti yabwiye
IGIHE ati :”Ndasenga yamfashije nk’umukunzi wanjye.”

Ndasenga niwe ukora akazi nk’umugabo aho agurira imyenda Ngirinshuti,
akamujyana gutunganya inzara, akamusohokana muri resitora, ndetse yita
Ngirinshuti “umugore we”.

Ku bijyanye n’imibinano mpuzabitsina, aba bagabo bemeza ko baryamana kenshi, cyakora ngo bakoresha agakigirizo.

Ndasenga abisobanura agira ati :”Dukora imibonano mpuzabitsina
kenshi, ntacyo nabikoraho kuko mbona Ngirinshuti afite igikundiro, cyane
iyo yambaye ikoboyi imufashe”

Ngirinshuti na Ndasenga bavuga ko bajya basomana mu ruhame kandi baba
batitaye ku bantu babibona. Bemeza kandi ko bafite izindi nshuti zibana
zihuje ibitsina mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.

inkuru dukesha igihe.com

Kuri iyi taliki ya 10/03/2012 mu itorero ryaADEPR Nyarugenge habereye umunsi mukuru wo gusengera umushumba w’ iryo torero Pastor Joseph hamwe n’abandi ba Pastor bane, uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abantu benshi ku buryo stade ya camp Kigali yari yuzuye aho uyu muhango wabereye.

Nk’uko byagaragaraga uyu muhango wari witabiriwe n’abashumba bavuye mu ndembo z’u Rwanda zigize iri torero rya ADEPR hamwe n’ ubuyobozi bwite bwa Leta bwari buhagarariwe n’ umuyobozi w’akarere ka NYARUGENGE wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umushyitsi mukuru akaba yari umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote ry’u Rwanda Reverand Pastor USABWIMANA Samuel ndetse hakaba hari n’ama Korari atandukanye nka Hoziana na Muhima zikaba arizo zasusurukije abari bateraniye aho.

Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pastor Munyankumburwa Chrysostom riboneka muri Yesaya 6 ryari rifite umutwe wagira uti Imana irifuza abantu yatuma muri uru Rwanda”, yakomeje avuga ko ubu hari ibyaha byinshi birimo gukorwa kandi hakenewe abantu batumwe n’ Imana bahindutse mu mutima kugira ngo babashe gukiza abandi.

Mu muhango nyir’izina wo gusengera umushumba mushya w’iri torero hamwe n’abandi ba Pasitori 4 bazamufasha umurimo umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR Pastor USABWIMANA Samuel atanze inyigisho yanditse muri Yohana 10 :11 havuga ko umushumba apfira intama ze aha nawe akaba yongeye ho ko abakozi b’ Imana bamwe babaye ibigwari mu mwaka wa 1994 bituma bishora mu bwicanyi batukisha Imana n’ itorero muri rusange, kuri ubu rero hakaba hakenewe abakozi b’Imana icyo gukora kandi bubahisha Imana bitari mu mvugo gusa.

Umushumba w’itorero rya Nyarugenge yakomeje avuga amateka y’ iri torero avuga ko rigizwe n’ imidugudu irindwi rikaba rifite abakristo basaga ibihumbi umunani,rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 1978 rikorera mu mirenge 3 iri mu karere ka Nyarugengerifite abakozi bahoraho 34 rikaba rifite ububyutse kuko abantu baza kurisengeramo bakira ibyaha n’ indwara.

Iri torero kandi rifite na none ishuri ry’abana bigishwa ijambo ry’Imana bagera 1564 rifite kandi umushyinga ufata ipfubyi zigera kuri 264, rifasha abarwayi ba Sida 164 bakigisha gusoma kubara no kwandika abamaze kurangiza ayo masomo bagera 2808. Ubu bakaba bafite umushyinga wo kubaka urusengero rw’amagorofa ane ruzatwara miliyari ebyiri na magana atanu.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wungirije w’ akarere ka Nyarugenge ushizwe imibereho myiza yabwiye abateraniye aho ko bakorana neza n’ Itorero rya Nyarugenge kandi ko bashimiye itorero kuba ryahisemo Pastor Joseph kuko ari umuyobozi mwiza. Kandi ko bazashishikariza abaturage bagize imirenge 10 y’akarere ka Nyarugenge kwitabira kwiga gusoma no kwandika bakagana amasomera y’ ADEPR aha kandi yasabye ko itorero rikangurira abantu kwiteza imbere no kuboneza urubyaro asoza asaba abayozi kwitangira abo bayobora.

Uyu muhango ukaba wosojwe n’ ubusabane bw’abari aho bose ndetse umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR asoza avuga ko bagiye guhagurukira guteza imbere itorero n’ igihugu bakoresheje imbaraga zose bafite ndetse n’amasengesho atandukanye kugira ngo Imana ihe umugisha itorero n’ iguhugu.

Ubwanditsi

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Werurwe nibwo abakinnyi b’ikipe
y’amavubi kuri ubu bafite na club ya Isonga F.C iri mucyiciro cya mbere
muri shampiyona y’u Rwanda, nibwo bari bagiye gusenga aho batangaza
bivuye inyuma ko mubyo bazakora byose batifuza kuzajya bakoresha imyuka
y’abapfumu ahubwo biyeguriye Imana mubyo bakora byose.

Abakinnyi bapfukamye barimo gusengerwa

 Aba bakinnyi, baherutse kujya mugikombe cy’isi muri Mexique,
batangaza ko kuba baragiyemo babikesha Imana doreko ari nabwo batangiye
kujya bahurira hamwe bagasenga mbere y’ibyo bagiye gukora byose aho
kugira ngo bambare isura nk’iyabababanjirije mu kibuga izwi cyane
kubakinnyi yo kujya mubapfumu kuraguza kugirango barebe ko batsinda.

Aba basore bagera kuri 25 nibo bamaze gukizwa nk’uko twabitangarijwe
na Pasiteri Nyiraneza Therese usanzwe yigisha ijambo ry’Imana aba
basore dore ko mumisengere yabo ntadini bashingiraho ahubwo basenga
berekeje ku Mana gusa ahoanemeza ko gusenga bibarinda ibintu byinshi
harimo nko kunywa ibiyobyabwenge no gukora ibindi bizira ku Mana.

Capitaine w’iyi kipe Bayisenge Emery aragira ati: Twebwe twemera
Imana, ahanini n’ibyo bindi by’abapfumu ntakintu tubiziho, icyangombwa
ni uko twebwe twemera Imana. Ikindi ni uko buri wa gatatu no kuwa gatanu
duhurira hamwe tugasenga, tukaganira ku ijambo ry’Imana hariya kuri
Ferwafa”.

Umunyezamu w’iyi kipe Ntaribi Steven, afite imyaka 17, yiga mu mwaka
wa gatandatu muri A.P.E Rugunga, yakomeje adutangariza ko baje
mugiterane bamaze gukina n’ikipe ya Etincelles FC aho bari bamaze
kuyitsinda igitego kimwe k’ubusa(Isonga F.C 1-0 Etincelles FC), yagize
ati mfashwa cyane n’ijambo ryo muri bibiriya riri muri Abafiripi 4: 13
rivuga ngo nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga kuko n’iyo ndi mu
izamu ryanjye aho kugira ngo nizere ibirozi abandi bazamu bakunze
kwizera, njyewe mba mfashwa n’iri jambo. Nk’ikipe yacu twamaze kubona ko
kwiyegurira Imana ari nko gufata ingabo igukingira muri byose kuko ari
inyamaboko kandi n’iyo dukinnye tugatsindwa ntibiduca ntege kuko tuba
twizeye ko Imana itadutaye.

Pasiteri ati: “ Kuri tariki ya 12 Ugushyingo 2009, twatangiranye
n’ikipe y’igihugu nkuru, Imana itubwira ko nibayiringira(abakinnyi) 
bazajya mugikombe cy’isi. Imana yakomeje kugenda ibitubwira kenshi, tuza
gusengana n’abana, tubibabwiye barabyizera, baza kujya mu gikombe
cy’Isi”. Pasiteri Nyiraneza, avuga ko Ferwafa ntakindi kintu ibafasha
dore ko n’itike ibazana kwigisha aba bana baba bayishakira.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 13 abandi ntibaje bitewe n’uko bari bavuye mumukino bakinaniwe.

Kwizera Emmanuel/isange.com

Nyuma y’aho gushinga amadini
mashya bibereye nk’umuco mu bihugu duhana imbibi, kuri ubu bimaze
kugaragara ko no mu gihugu cyacu cy’u Rwanda uyu muco urimo kugenda
uturya isata burenge, gusa na none umuntu akaba yagaruka kuri bimwe
bikunze gutera benshi urujijo mu ishingwa ry’aya madini.

Nk’uko bisobanurwa n’urubuga rwa interineti wikipedia, idini ni aho
abantu bahurira baramya Imana bakanayisenga bitewe n’imyizerere yabo ;
aho hantu hakaba ahatagatifu cyangwa ahera. Ikomeza kandi ivuga ko zimwe
mu nshingano z’idini ari ugufasha abayoboke baryo gukora ibyo Imana
yishimira.

Ku rundi ruhande, amadini mashya nk’uko tubikesha igitabo cyitwa
"L’Éthique protestante et l’Esprit du capitalisme 1904-1905"
(Imyitwarire ya giporoso n’ikusanyabukungu), Max Weber wacyanditse
avugamo ko amadini mashya yashyizweho n’abantu bitandukanyije n’andi
madini yari asanzwe ariho, ahanini bitewe no kutumvikana ku myizerere
shingiro, cyangwa izindi mpamvu zigendera ku iyobokamana.

Nyamara n’ubwo ariko bivugwa bimaze kugaragara ko zimwe mu mpamvu
zihishe imyuma y’iri shingwa ry’amadini harimo kwigomeka kwa bamwe banga
kumvikana n’ababayobora, gushaka kwigwizaho umutungo n’ibindi, bityo
bakavuga ngo bafite ihishurwa ryo gushinga urusengero ngo bakorere
Imana. Gusa na none iyo bamaze kugwiza iyo mitungo hari aho abayobozi
batumvikana neza mu kuyagabana maze ugasanga hacitsemo ibice, umwe mu
bayobozi agatwara igihande kimwe cy’abayoboke undi ikindi, ugasanga
hariho nk’amadini atanu akomoka kuri rimwe.

Mu kiganiro duherutse kugirana n’umwe mu bagenzacyaha bakorera mu
mujyi wa Kigali ariko wanze ko tuvuga amazina ye, yatubwiye ko amaze
kwakira amadosiye agera kuri 18 arimo abashumba b’amatorero baregana
bapfa imitungo, abaregwa ko basambanyije abagore b’abandi bagiye
kubasengera, abariye imfashanyo zari zigenewe imfubyi n’ibindi. Asanga
ko n’ubwo hariho itegeko ryemerera umuntu gushinga idini, nyuma yo
kuryandikisha hakagombye no kubaho igenzurwa rihamye mu madini cyane
cyane ko usanga abaturage aribo bahagendera binyuze mu cyo we yita
ubujura bw’imitwe.

Ariko na none hari abemeza ko iri shingwa riri mu byahanuwe kuko ngo
ni ngombwa ko ubutumwa bw’Imana bukwira hose kandi bikabaho binyuze mu
nzira zishoboka zose harimo n’iyi yo gushinga amadini menshi
bakanongeraho ko ahubwo ubu ari make, ngo hakwiye no kuza andi menshi.

Twasoza tuvuga ngo aya madini yaba make cyangwa menshi si ikibazo
ariko na none inzego zibishinzwe zose hamwe n’abayoboke bayo bakwiriye
gusenyera umugozi umwe bakarwanya ibyo bikorwa by’urukozasoni bivugwa
niba koko hari aho bigaragara mu nsengero, bitari ibyo abantu bazinukwa
kuzajya mu nsengero nyamara mu bigaragara hari byinshi ubusanzwe
insengero zifasha muri gahunda zo guteza igihugu imbere.

Ese wowe ubyumva ute ? Ubona koko ibivugwa ku madini ari byo ? Watanga uwuhe muti ?

Inkuru dukesha igihe.com

RDC : Amwe mu
madini y’ububyutse akorera muri Repuburika Ihararanira Demokarasi ya
Congo atangiye guhomba kuko abakirisitu bayo barimo kugenda babashiraho
gahoro hagoro kubera kubizeza ibitangaza ntibibagereho.

Ikinyamakuru ‘Sifia Grands Lacs’ dukesha iyi nkuru gitangaza ko
miliyoni z’abakirisitu basengera muri aya madini kubera gushakisha
ibitangaza batangiye kuyavamo kubera gutinda gusubizwa, bityo bikaba
bigiye gutuma amwe muri aya madini akinga imiryango.

Aba bakirisitu batangiye gufata umwanzuro wo kuva muri aya mandi
nyuma y’uko amafaranga atangiye kubashiriho bayaha abapasiteri ngo
ibitangaza bikunde bibagereho.

Bagira bati :“Bimaze kugaragara ko aya madini akiza abayobozi bayo agakenesha abakirisitu “.

Umwe mu bakirisitu basengera mu iterero ry’ububyutse ahitwa Matadi ho
mu Ntara ya Bas-Congo avuga ko umwaka wa 2011 ujya kurangira umushumba
wabo yababwiye ko kugira ngo uwa 2012 uzababera mwiza bagomba kubiba mu
itorero nawe akabasengera bakazabona ibitangaza ibyo babibye bikikuba
kabiri .

Mu ijwi riranguruye, basubiramo inshuro nyinshi, abapasiteri bo muri
iki gihugu cya Congo Kinshasa ngo baba barimo kubwira abakirisitu babo
ko zahabu n’amafaranga ari iby’uwiteka.

Bagira bati : « Nimuyiha ubutunzi bwanyu nayo izabakubira kabiri kandi ibibazo byanyu bizakemuka ».

Abaturage benshi b’iki gihugu cyane cyane abakene batungwa n’idorali
rimwe ku munsi nibo usanga bakunda kuyoboka bene aya madini bizeye ko
mu gihe gito bazaba basohotse mu bukene bakanabona ibisubizo by’ibibazo
byabo.

Umuyobozi mukuru w’amatorero y’ububyutse muri iki gihugu avuga
bibiliya ivuga ko abakirisitu bagomba kuzana amaturo mu nzu y’Imana,
avuga kandi ko umuntu agomba gutangira Imana bitewe n’uko yifite.

Ati : « Ashobora gutura amafaranga, inzu, imodoka, firigo , amafarana cyangwa zahabu, buri wese atanga uko yifite ».

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko hari abapasiteri bategeka
abakirisitu babo gutanga amaturo bababwira ko uko batanga ariko Imana
iba yiteguye kubakorera ibitangaza ikanabakubira inshuro nyinshi ibyo
baba babibye.

Muri rusange ngo usanga abagore ari bo bayoboka izi nsengero ku
bwinshi aho aba bakire bikura amaherena n’imiriga ya zahabu mu ijosi
bakabitanga, abakene nabo bakirirwa « bazunguza » icyumweru cyagera
inyungu babonye bakayijyana mu rusengero.

Icyabaye intandaro yo guhomba kw’aya madini rero ngo n’uko
abajyanywemo n’ibitangaza ari nabo benshi bamaze gukena kuko ubutunzi
bwabo bujya mu mifuka y’abapasiteri, imiryango yabo ikaba yaratangiye
kwicwa n’inzara n’ibitangaza babwiwe bakaba batarabibona.

Inkuru dukesha igihe.com

Rimwe na rimwe hari ibintu abantu babona bakabyita bito cyangwa
ntibabihe agaciro bakabyita utuntu kandi byagira akamaro runaka.
Birashoboka ko ujya uvuga ko udafite ubushobozi bwo gukora ibintu
bikomeye ariko si ko biri nk’uko Alain Auderset w’imyaka 44 ufite
umugore n’abana bane akaba ari n’umukirisitu w’Umusuwisi yagaragaje ko ibintu birimo indoro y’ubushishozi, ijambo ryiza, isengesho n’iyo
ryaba rigufi, ubwitonzi, ubushake bwiza bwa buri munsi n’ibindi iyo
bikozwe neza bifasha umuntu kugera ku bindi bikomeye.

Yakomeje abaza ati: « Ese abantu ntibafite inyota yo guhindura isi
nzizaAbivugaho agira ati: «Akantu gatoya gashobora guhindura ibintu
byinshi kandi mu gihe gito».

Nyuma yo kumva ko hari ibyo umuntu akwiye gukora no kwitaho atitaye ku buryo biteye cyangwa se uburyo abantu babifata, ni byiza gukora icyo
atekereza cyiza kandi akirinda kwisuzugura no gucibwa intege n’ibintu
bitandukanye abona kuko umuntu we icyo akora ni ugutekereza gushyira
mu bikorwa kukaba ukw’Imana.

ISUGI Gloriose/agakiza.org

Uyu mugabo afite ubwenegihugu cya Ghana
akaba yitwa Pastor KOJO NANA OBIRI YEBOAH, ubusanzwe ni Pasteur Mukuru
w’Itorero ryitwa :"THE SYNAGOGUE CHURCH OF NATIONS" ryo muri Uganda,
akaba ari rimwe mu matorero yitwa ay’umwuka asengera muri icyo gihugu.
Mu yandi magambo ni rimwe mu matorero ya PENTEKOTE yo muri Uganda,
hakaba muri iri torero hari hazwi nk’ahantu basenga cyane abantu
bakuzura umwuka ubundi ibitangaza bigakoreka, abarwayi bagakira...

Gusa icyatangaje abantu nk’uko
byatangajwe n’Ikinyamakuru :"The SUNDAY MONITOR", bikananyura mu
kinyamakuru cya BBC, Uyu mushumba yaje gufatanwa akamashini ngo
kamufasha gukora umurimo w’Imana, kakaba karahawe izina rya
:"Miracle-Machine".Ako kamashini Gakorerwa mu gihugu cya USA Kakaba
gakorwa n’uruganda ruri mu zikora ibintu biyobya ubwenge, bw’abantu,uyu
mushumba rero akaba yaragakoreshaka abantu bakuzura umwuka kakahava.

Uko byagenze...Uyu mugabo yambaraga aka kamashini mu myenda, akareka amateraniro agashyuha, ubundi akaba kamaze kukya kuri chargeur, kamara kuzura akinjira mu rusengero, uwo akozeho wese yahitaga afatwa na champ magnetique ( Bimeze nk’isumaku), ubundi agasinda akikubita hasi... Ubundi abantu bose ngo HALLELUIA, AMEN .. Ubwo nyine ibitangaza bigakoreka kakahava..

Ubwo Police ua Uganda
yamufataga, bamujyanye muri Interrogatoire, bamubaza byinshi. Mu
kiganiro Umuvugizi wa Police witwa ASANKASINJYE yakoranye na SUNDAY
MONITOR yavuze ko Pastor KOJO NANA OBIRI YEBOAH yasubije Police ko
:"Miracle Machine yaje ngo ifashe abakozi b’Imana gukora neza Umurimo
w’Imana.Iyo machine igira Volte 12, ukayambarana na chargeur yayo
ukayishyira mu mufuka, ubundi umurimo ugatangira!!!Ubwo SUNDAY yashakaga
kubaza uyu mu Pasitoro kuri iki kibazo,Umuvugabutumwa yihakanye yivuye
inyuma, avuga ko iyi mashini atayizanye ngo imufashe kuzuza umwuka wera
abantu baje gusengera mu rusengero rwe, ko bamubeshyera.


Akamashini yakoreshaga ibitangaza byo kuzura umwuka wera!

Ati:“Iki ni igikoresho nahawe n’Umukobwa
wanjye ku munsi we wo kwibuka isabukuru yavukiyeho (anniversaire) ” uyu
mupasitoro witwa Ghanaian Kojo Nana Obiri-Yeboah ukomoka mu gihugu cya
Ghana niko yabwiye BBC.Uyu mu pasitoro yakomeje abwira BBC ko mu gihe
cy’amasengesho abera mu itorero rye,biba bishyushye kuko, abantu bose bo
mu Itorero rye buzura umwuka wera.Akaba ari yo mpamvu abanyamashyari
batabyishimira bakamusebya.Kuri Website y’isosiyete yitwa Yigal Mesika,
ikaba ariyo ikora bene izi "Electric Touch" handitse aya magambo ngo:”
"Charge a spoon, keys or coins and watch as it shocks a volunteer!”
bishaka kuvuga ngo shyira ku muriro ikiyiko, imfunguzo cyangwa igiceri
wirebere ngo biraguteramo ubushake,… bakaba bizera ko ngo byaguteramo
imbaraga zidasanzwe (supernatural powers!"

Raporo ya Polisi

Muri
Raporo ya Police ya Uganda, bavuze ko Paster NANA OBIRI yasobanuye ko
:"Umuntu ushaka gukoresha aya manyanga akenyerera kuri iyi mashini
ubundi agashyira mu mufuka Chargeur yayo,ariyo itanga izo mbaraga.ubundi
ukozweho wese agata ubwenge....." Ministre wa Uganda wari ushinzwe
Ethics na Integrity witwa Nsaba Buturo yasabye Polisi gukora raporo ku
bikorerwa mu nsengero nk’uko uyu Bwana Obiri-Yeboah nawe yari mu murimo
w’Imana.

Uyu mu minisitiri yaganiriye na BBC’s Network Africa programme ayisubiza muri aya magambo :
"We
feel there is a need for a policy on religion”, mu Kinyarwanda twavuga
ngoTwibwira ko hari ikifuzo gikomeye cyo gushaka uko habaho
amabwiriza asobanutse agenga amadini.

Abajijwe niba Leta itaba
ari kwivanga mu buzima bwite bw’abaturage, yasobanuye agira ati:” ikintu
cyose kigira ingaruka ku buzima bw’igihugu n’ubusugire
bw’abagituye,Leta ntigomba kurebera ahubwo igomba kubyitaho nk’ibiri mu
nyungu zayo. Ubwo imashini yamaraga kuhagera, bamwe bacyetse ko kari
agace ka Bombe kari kazaturika. Abandi bafite ubwoba ko
abavugabutumwabamwe bavuga ko amahirwe ari ku bakene,abatazi gusoma,
nyamara bakarenga bakabasaba kwitanga, gutanga amafaranga bafite yose
babasezeranya ko bazabikubirwa, bagahabwa umugisha wo kuba abakire
cyaneeeeee…Abenshi muri abo nta n’ubumenyi baba bafite buhagije mu by’
iyobokamana, inshuro nyinshi, barabyuka bakaba bashinze idini ubundi
bakavuga ko Imana yaje ikabiyigishiriza. Ariko kuri iyi ngingo Bwana
Buturo yavuze ko inyinshi mu nsengero ziri kuvuka muri Uganda zizwi ku
izina rya : ”abalokole churches” zifite uruhare mu iterambere ry’igihugu
cyabo.

INkuru dukesha isange.com

Pastor Rick Warren ubwo yari mu
kiganiro n’abanyamakuru, bamubajije ibibazo bitandukanye harimo icy’uko
abantu bavuga ko yaba ari mu bagize Illuminati yasubije umunyamakuru
icyo kibazo n’akababaro kenshi azunguza umutwe ati :"No, no, I’ m not a
member of Illuminati. Ntabwo ndi mu bagize Illuminati".

Pastor Rick Warren yavuze ko usibye kuba ataba muri uwo muryango
nk’uko bamwe babivuga bashaka kumusebya, yavuze ko adashyigikiye
n’abaryamana bahuje ibitsina, kuko Imana yaremye umugabo n’umugore
kugira ngo babyare bororoke nk’uko Bibiliya ibivuga mu ijambo ryayo kuko
ngo ibiremwa byose byo ku isi habamo ikigabo n’ikigore.

Avuga ko Imana asenga ari imwe yo mu ijuru ko ibyo bavuga ari ukumuharabika.

Abanyamakuru babajije Pastor Rick Warren icyaba gituma akunda kuza mu
Rwanda kenshi n’uko arubona maze abasubiza mu Kinyarwanda ati :" Ndi mu
rugo nkunda u Rwanda.”

Yavuze ko igituma aza mu Rwanda ari uko akunda Abanyarwanda ndetse
na Perezida Kagame kuko afite icyerekezo kiza. Yakomeje avuga ko kubera
kurukunda cyane ubu afite urupapuro rw’inzira (Passe – port) rutangwa
na Leta y’u Rwanda.

Pastor Rick yavuze ko afite ibikorwa byinshi akorera inaha mu gihugu,
birimo guhuza amatorero ya gikristo harimo Kiliziya Gatolika n’idini ya
isilamu bagasenyera umugozi umwe. Yavuze ko yakoze n’igikorwa cyo
guhugura abapasitori bari mu matorero atandukanye mu Rwanda.

Pastor Rick Warren ati : "Ndi mu rugo nkunda u Rwanda"

Uyu mupasiteri uvuga indimi eshanu zirimo n’icyarabu avuga ko mu
gusenga Imana nta mupaka ubamo kuko ngo itorero waba urimo iryariryo
ryose Imana ikumva.

Bishop Emmanuel Kolini wari mu iki kiganiro yavuze ko uruzinduko rwa
Rick Warren rwabashimishije cyane kuko hari ibikorwa byiza bitandukanye
yagiye akorera abaturage kandi bibafitiye akamaro, birimo gutaha amariba
115 mu gihugu y’ubatswe ku nkunga ye ndetse n’ibitaro bya Kibuye yateye
inkunga yo kubyubaka. Yashimiye by’umwihariko igikorwa yakoze cyo
guhuza amatorero agasenyera umugozi umwe.

Mu gihe kingana n’icyumweru yari amaze mu gihugu Pastor Rick Warren,
yasuye ibikorwa bitandukanye ateramo inkunga muri PEACE PLAN, anaganira
n’abagize amatorero atandukanye yo mu gihugu, ndetse akaba yaragiranye
ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igihugu.

Ku batazi icyo “Illuminati” aricyo twababwira ko iri jambo riva ku
ijambo ry’ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’ cyangwa ushagawe
n’urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural). Abantu
benshi bavuga amateka ya Illuminati bakaba bemeza ko ari agatsiko
k’ibanga (secret society) kashinzwe na Adam Weishaupt wari umwarimu muri
Kaminuza ya Ingolstadt muri Bavière (Bayer) mu Budage, kuwa 1/5/1776 ;
kababa kabarizwamo abantu bakomeye ku isi bayobora isi uko bashatse
bitewe n’ibyifuzo byabo.

Intego ya Illuminati ni imwe rukumbi : gukuraho icyitwa ubutegetsi
bwose kuri iyi si, abantu bakabaho uko bashatse, nta mipaka, nta bihugu.
Hakabaho guverinoma imwe, ifaranga rimwe, ururimi rumwe, mbese hakavaho
ibitandukanya abantu byose. Ibi bintu ubyumvise gutya wahita uvuga ko
ari byiza cyane ndetse bikwiye gushyigikirwa, ariko uburyo bakoresha
kugirango bizagerweho (intambara, jenoside, inzara, indwara
zidakira,...) ni bubi cyane ku buryo benshi bavuga ko byiza tugumye uko
turiho ubu.

inkuru dukesha igihe.com

“Ku myaka 9 gusa nafashwe ku ngufu ariko ubu ndi umwe mu bagore bavuga rikijyana ku isi.” -Oprah Winfrey
“Sinigeze ndangiza na Kaminuza ariko naje kuvamo umukire wa mbere ku isi.” -Bill Gates
“Ishuri ryari ryarananiye burundu ariko naje kuvamo umuganga wa mbere w’inzobere mu kubaga ubwonko ku isi aha hari muw’1987.” -Dr. Ben Carson
“Nigeze kubwira Data ko umunsi umwe tuzaba abakire b’abanyamugisha ntiyashaka kunyumva ariko uyu munsi wa none inzozi zanjye zabaye impamo.” -Christiano Ronaldo
“Hari igihe nabaye umuseriveri w’icyayi ngo mbone amafaranga yo kwishyura ishuri ry’umupira none naje kuvamo umukinnyi w’igitangaza ku isi.” -Lionnel Messi.
“Hari igihe nararaga kuri sima mu cyumba cy’inshuti yanjye yari inshumbikiye, ntunzwe n’akazi gaciriritse buri cyumweru ngahembwa ibyo kurya none naje gushing uruganda rwa Apple.” -Steve Jobs.
“Umwalimu wanyigishaga yigize kumbwira ko ndi umuswa urenze none naje kuba Minisitiri w’Intebe (Prime Minister).” -PM Tony Blair.
“Natangije Living Faith Church turi abakirisitu 3 gusa ntangira kubabwiriza ubutumwa bwiza. Benshi bampaye urw’amenyo ariko uyu munsi nitwe dufite urusengero runini ku isi na Kaminuza 2 zibarirwa mu zikomeye ku isi.” -Bishop Davi Oyedepo.
“Namaze imyaka 27 yose muri gereza ariko ntibyambujije kuza kuba Prezida.” -Nelson Mandela.

Ibigeragezo si karande kandi ubukene si ingeso. Amateka yawe uko yaba ameze kose nta bushobozi afite bwo kugutangira ngo utagera ku ntego wiyemeje. Byose bishobokera abizeye, abaryama bwije bakabyuka kare babaye inyenyeri zimurikira benshi. Ubuzima bwawe ntukabutegure nk’ubusitani ubonetse wese yakwinjiramo akabutemberamo, akabwifotorezamo, agasohoka akigendera ahubwo uzabutegure nk’ikirere cy’ijuru aho buri wese azubura amaso akamwenyura akifuza kugera.

Source social media

Nyuma y’inama ebyiri zabaye zahuje abantu batandukanye bafite uruhare mu nzego zitandukanye za Gospel mu Rwanda, kuwa gatanu tariki ya 31/08/2012, muri Amani Restaurant mu mujyi wa Kigali kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (16h00’-18h30’pm), abantu 32 batandukanye barimo abahanzi, abanyamakuru, abacuruzi, aba Pasiteri, abavugabutumwa, abayobozi b’amakampani atandukanye akorera muri gospel bongeye guhura ku nshuro ya gatatu, mu rwego rwo gushaka kongera imbaraga zo gukorera hamwe no kuzuzanya.

Muri bimwe mu byakozwe hakaba harimo kureba uburyo hajyaho imikorere y’ubufatanye no kuzuzanya mu bintu byahuza abantu bakorera muri Gospel yo mu Rwanda, kureba ibikorwa byajya bitegurwa mu bumwe no kuzuzanya, ndetse hakaba hashyizweho komisiyo yo kwiga uburyo byakorwa mu buryo buzwi kandi bufite intego n’umugami. Mu bitekerezo byatanzwe hakaba hari ababona ko hajyaho Forum ya gospel ihuza inzego zitandukanye, gusa hakajyaho n’izindi forum ziyiri munzi harimo iy’abanyamakru bakorera muri gospel, abahanzi ba gospel, abaterankunga ba gospel ndetse n’ibafite izindi nshingamo muri gospel harimo nk’abayobozi b’amasengero n’amadini.

Pastor Habyarimana Desire umuyobozi wa www.agakiza.org akaba yadutangarijeko bimwe mubyo basabye iyo komisiyo bashyizeho harimo gushaka amazina nka tatu, ikazashaka inararibonye (consultants) yaba ari mu buyobozi bw’amatorero n’amadini atandukanye, cyangwa ahandi, bakanareba n’uburyo iki kintu cyakora niba cyaba Forum cyangwa ishyirahamye rikorana nayandi asanzwe ari ku rwego rw’amadini n’amasengero nka Inama y’Abaprotestanti y’u Rwanda (CPR); Umuryango Mpuzamatorero yo mu Rwanda (Alliance Evangélique du Rwanda); Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR); n’Urugaga rw’Amatorero y’Abavutse Ubwa Kabiri n’Imiryango ya Gikristo mu Rwanda (FOBACOR) n’iyindi itandukanye iri ku rwego rwo hejuru ariko itavugira cyangwa ngo ikemure ibibazo biri hasi cyane abahanzi ku giti cyabo n’abaririmbira mu matsinda (Choirs, Teams, Bands, ministries), abanyamakuru ndetse abaterankunga muri gospel.

Iyi nama ikaba yari y’itabiriwe n’abantu batandukanye bafite ibikorwa byinshi muri gospel, twavuga nka Ev. Sugira Steven, Ntamvutsa Arnaud nyiri www.urugero.com, Nyilinkindi Jean Bosco umuyobozi wa www.jesus.rw, Pasiteri John Kaiga ufite Minisiteri ikorera kuri Serena Hotel, aba Producers Mbanza Alexis Myma na Ndikumukiza Samuel wo muri East African Sound, Mugisha Eric umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, abaririmbyi Aline Gahongayire na Bizimana Patient, Kanobana R. Judo nyiri Positive Production Events, Ntigurirwa Peter niri Isange Corporation, umunyamakuru Kwizera Ayaba Paulin ndetse n’abandi benshi batandukanye.

RCFF izafungurwa kumugaragaro bwambere kuruyu wagatanu itali 02/11/2012 muri zion temple ubwo bazaba basobanurira abanyarwanda icyo iri serukiramuco rigamije , bazaba batangaza kandi film zatoranyijwe zizitabira Rwanda Christian film festival doreko yoherejwemo ama film aturutse hirya nohino mukarere kiburasirazuba , nyuma yogutoranya zimwe murizo film bazazenguruka hirya nohino muntara nomumujyi wakigali bagenda berekana izo film , basoze italiki 11/11/2012 muri Kigali serena hotel hatangwa awards mubyiciro bitandukanye kuma film yashoboye kwitabira Rwanda Christian film festival .

Nkuko twabitangarijwe na Bwana Chris Reagan MWUNGURA umwe mubarigutegura iryo serukira muco ryama film yagikristo yadutangarije ko arigikorwa gikomeye kandi kigiye kuba bwambere mumateka yurwanda kandi ko kizahorakiba buri mwaka , ngo si film zizerekanwamo gusa harinizindi gahunda zizajyazbamo hagati nkibitaramo hamwe nabaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza imana , ahaya tubwiyeko bazakorana nabariribyi batandukanye bakomeye hano muri Rwanda nomuburundi baririmba indirimbo zihimbaza imana nka DUDU guturuka iburundi , Gabby kamanzi, Aline Gahongayire , bizimana patient , asaph , the blessings Bright , youth band zion temple , nabandi batandukanye . abazashobora kuza muri opening italiki 02/11/2012 ndetse na closing bakazashobora gutaramana nabo baririmbyi

Yakomeje atubwira ko harimo udushya twinshi , abazashobora kubona awards bazanyuzwa kuri red carpt hazaba harikandi naba filmmakers batandukanye bazitabira iryo serukira muco ryama film , kwinjira muri opening ya festival Rwanda christian film festival kuri zion temple nubuntu bikazatangira guhera isakuminimwe zumugoroba kuruyu wagatanu italiki 02/11/2012 .

1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza kandi ubwo abana babo nabo bari bahari.Umugabo atangira kuganirira umugore we uburyo ku urusengero rwabo bafite ikibazo cy’uko Pasiteri wabo akennye cyane ku bijyanye n’imyigishirize.Ngo ku cyumweru bagere mu materaniro,Akana kabo kitwa Jottz kabonye uwo mupasiteri iwabo baganiragaho karamubwira ngo”Pastor ninkura nzaguha amafaranga”,Undi ati “Yego sha”,Pasteri abajije Jottz impamvu azamuha amafaranga,Jottz ati”Papa na Mama nibo bavugagako pastier wacu ari umukene”

2.Rimwe umwarimu wigisha abantu bato bari munsi y’imyaka itanu mu ishuri rikunze kwiga ku cyumweru mbere y’uko abakristo bakuru baterana(Sunday school),uwo mwarimu yigishije abana ukuntu Imana yaremeye Adamu umugore imuvanye mu urubavu rw’Adamu. Rimwe umwana witwa Jackson aza kurwara aribwa mu nda cyane,Mama we arahangayika cyane, aza kubaza umuhungu we uko amerewe,Jackson abwira Nyina ati”Erega ubu ngubu wasanga ngiye kubona umugore kubera ndibwa mu nda cyane!!!”

3.Umunsi umwe umwarimu w’abana bato biga Ijambo ry’Imana ku cyumweru (Sunday school) yasabye abana bose ko bandikira Imana urwandiko bakandikamo ibyo bashaka byose

Johnny: Mana aho kugirango abantu bajye bapfa,abandi bavuka,kuki utagumanye abo wari ufite mbere.

Nani : Mana nziko nawe bitakoroheye gukunda abantu bose bo ku Isi,mu muryango wacu turi bane ariko nanjye byarananiye kubakunda bose.

Shallon : Mana yanjyeko ejo nagiye mu bukwe nkabona abantu basomana mu rusengero,Ese ibyo biremewe?

Anna: Mana, tujya dusoma ko Thomas Edison ariwe yakoze urumuri,kandi na hano ku Sunday school batubwirako nawe wawukoze,Mana njye nsanga Edison yaribye igitekerezo cyawe.

Denise:,Mana niba iyo dupfuye tuzongera tukabaho,umbabarire ntuzangire Jennifer Horton kuko ndamwanga

4.Fred ni umuntu ukunda kuryama cyane,Rimwe Sekuru ubyara Se yazindukiye ku rugi rwa Fred mu rukerera,arakomanga cyane ati”Byuka byuka Fred”

Fred: Sinshaka kubyuka rwose am sorry

Sekuru: Eeeeh kuki udashaka kubyuka? Byuka ujye ku rusengero!

Fred: Sinshaka kujyayo

Sekuru: mbwira impamvu utabishaka?

Fred: Impamvu eshatu zibimbuza iya mbere Biramvuna,iya kabiri ntabwo abantu bankunda,iya gatatu Ndabyanga.

Sekuru: Byuka warakuze bihagije ndaguha impamvu eshatu zikwemezako ugomba kujya ku rusengero.Iya mbere kujyayo ni inshingano zawe,iya kabiri wibukeko ufite imyaka 40,iya gatatu wibukeko uri na Pasiteri.Cyo byuka ntur’ umwana wo kubatwa n’ibitotsi.

source isange.com

Taliki ya 14 Ugushyingo 2009 niho Kanyamibwa Patrick yambikanye impeta na Mukabacondo Jeanine Keza, basezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko ndetse n’indi mihango yose igendanye n’ubukwe irakorwa, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe Kenzo Mugisha Kanyamibwa.

Nk’uko Kanyamibwa yabitangaje mu Kiganiro twagiranye yavuze ko kuri iyo sabukuru ari bwo basubije amaso inyuma bibuka ibihe byiza bagize ku munsi w’ubukwe bwabo hamwe n’igihe bamaranye ubuzima bagiye bacamo rimwe na rimwe buryoshye ubundi kandi bukomeye busaba kwihangana no gufashanya, we n’umugore we bakuzuzanya.

Patrick yakomeje atubwirako kugeza ubu ishimwe bafite cyane kurusha ibindi ari umuhungu wabo Kenzo Mugisha Kanyamibwa. Ngo kuriyi nshuro uyu muwaka, nta munsi mukuru w’isabukuru y’ubukwe bwabo bazakora, ahubwo barateganya we n’umuryango we kuzasohokera muri kimwe mu bihugu by’abaturanyi bakaba ariho baruhukira mu mpera z’uyu mwaka banashima Imana ibyo yabakoreye.

Patrick Kanyamibwa kur’ ubu ubarizwa kuri Radio Isango Star ivugira ku murongo wa 91.5 Fm mu biganiro bitandukanye harimo Gospel Time Show iba buri cyumweru na Business Time Show iba buri munsi, yatangiye kumenyekana ubwo yakoraga kuri Radio Flash Fm mukiganiro Praise Time Show cyabaga buri cyumeru mugitondo, akaba kandi yaranagiye akora kuyandi maradiyo atandukanye harimo Sana radio na Radio 10, aho yakoze mu biganiro bitandukanye harimo iby’abana, iby’ibidukikije, iby’ubukungu n’iby’iyobokamana ndetse n’ibiganiro by’abahanzi cyane abaririmba indirimbo z’Imana.

Uyu mugabo yavutse ku ya 5 Gicurasi 1982, mu Ntara y’ i burengerazuba bw’u Rwanda mu mugi wa Rubavu, yize Normale Primaire (Teaching) mu mashuri yisumbuye, ubu akaba yararangije kwiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru mu ishuri rya GLMC. Jeanine Keza umufasha wa Patrick akaba akora muri MTN Rwanda mu ishami ryakira abakiriya ku murongo wa Telephone (Call Center Department.)

Data Innovation Center ni ikigo kimwe mu bafatanya bikorwa ba sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda MTN cyafunguye amashami mu intara zose z’igihugu mukugaragaza imbaraga z’iyi sosiyete cyane cyane kubakoresha urubuga rwa internet nka twitter, Gmail, yahoo, Facebook…kikaba gifite Cyber Café hirya no hino mu gihugu.

Nyuma yo kubona umuhanzi w’umucuranzi akaba n’umunyamakuru FRERE Manu ku byapa byamamaza iki kigo twagize amatsiko yo kuganira nawe dore ko bidasanzwe mu bahanzi baririmba Gospel mu Rwanda, Uyu muhanzi yahamagawe ku murongo wa telephone Faxi bamubaza igihe yatangiriye gukora muzika ndetse n’uko agera ku ibikorwa bye doreko ari mu bahanzi bakora musika nk’umwuga! Ngo yibajije impamvu abazwa ibibazo ndetse yibaza n’abamubaza abaribo nyuma bamubwirako ari sosiyete ikorana na MTN yitwa Data Innovation yakoraga ubushakashatsi bw’umuhanzi ukora muzika ya Gospel wa bamamariza hirya no hino mu gihugu.

FRERE Manu avuga ko byaje ari amahirwe kuri we kandi ko bitigeze bimucira urubanza namba. Avuga kandi ko hari abahanzi benshi bamenyekanye cyane kumurusha kandi banakora avugako amasezerano yakoranye n’iki kigo Ishami rya Rubavu yonyine yamuhaye amahirwe yo kujya muri Studio ubu akaba rimo gukora Album nshya iza sohoka vuba aha.

K’uruhande rw’itorero rye ngo nta kibazo byateje ndetse ngo ntanimbogamizi byamuteje mu kazi ke kaburi munsi. Yarangije abwira abanzi bagenzi be ko igihe haje amahirwe nk’aya ntampamvu zo kuyitesha kuko ari bimwe mu bizatuma batera imbere mu buryo bw’umubiri igihe cyose bitabangamiye ubugingo. Icyakora yatangaje ko hari andi masosiyete adashobora gukorera nubwo byaza ari amahirwe gusa ntiyatangaza ayariyo kubw’impamvu z’umutekano we.

Inkuru na Marie Jeanne Uwimbabazi.

Nkuko twabitangarijwe na Eric Mashukano umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, bashize amezi 2 batangiye ikiganiro “Be blessed” kuri Televiziyo y’u Rwanda gicaho buri cyumweru saa yine kugeza tanu z’ijoro (22-23h/10-11pm).

Iki kiganiro nicya Moriah Entertainment Group cyikaba gitegurwa na Moriah kubufatanye na The Beat. Iki kiganiro kikaba kigizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza kuva ku isi hose, Indirimbo zirindwi zikunzwe za buri cyumweru (weekly Top 7 gospel music videos) aho bibanda ku ndirimbo zo mu karere mu rwego rwo kuzimenyekanisha no kuziteza imbere hamwe n’umuhanzi w’icyumweru (The guest or artist of the week).

Bamwe mubantu bamaze gutumirwa muri kino kiganiro hakaba harimo Apostle Dr Paul Gitwaza, Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Roy n’abandi. Eric yadutangarije ko harimo harateganwa uburyo igice cya Top 7 videos kiri mu kiganiro cyatangira gutorerwa ku rubuga rwa www.rwandagospel.com mu minsi iri mbere. Mu bindi biteganyijwe hakaba harimo ko iki kganiro mu minsi iri mbere cyajya gica kabiri mu cyumweru kuri TVR, kwa gatatu no ku cyumweru.

Ni muri urwo rwego Eric yatubwiyeko Moriah Entertainment Group imenyesha abahanzi bose harimo na ma Korale baririmba indirimbo zihimbaza Imana bashaka kuzicisha ku ma televiziyo atandukanye yaba mu karere cyangwa mu mahanga, ko mgo yabibafashamo biciye mu bufatanye ifite na ma television yo hanze atandukanye nka Gospel TV yo mu bwongereza inagararagara mu bihugu byinshi ku isi, One Gospel yo muri Africa yepfo, Kingdom TV yo muri Nigeria ni zindi nyinshi zo mu karere kacu. Abashaka kuzana ama videos yabo ngo bakaba babasanga ku bureau yabo ku mu nyubakoya ya Chez Ndamage muri 4th Floor.

Intumwa Paul Gitwaza ni umukozi w’Imana w’umubwirizabutumwa yavutse taliki 15 Kanama 1971 avukira Uvira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,arubatse afite umugore n’abana batatu b’abahungu.Ubu afite impamyabumenyi ihanitse(doctorat) muri tewolojiya yabonye muri 2006 muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ni umuyobozi akaba ari nawe washinze itorero ry’umunara wa Siyoni (Zion Temple) mu migabane itanu ku isi guhera mu 1999.Gitwaza kandi akaba ari umukuru w’amatorero mu Rwanda,akanaba umuvugizi w’urugaga rw’intumwa rufite icyicaro i Kolorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1. Kugirango Samweli akorere Imana yumvise ijwi,wowe wahamagawe ute,ryari?

Gitwaza : Kuberako navukiye mu nzu y’intumwa (Data yari Intumwa) ayo mavuta yari ahari (aseka),nahamagawe ndagiye inka ku myaka 9 nibwo numvise nshaka gukizwa,ku myaka 12 mbatizwa mu mazi menshi,13 mbatizwa mu Mwuka Wera, hanyuma ku myaka 16 ngira inzozi ari nazo zahinduye ubuzima bwanjye kuko nabonye umuntu anyereka umubumbe w’isi ambwira ngo mukorere ngo nintasubira inyuma nzagera mu bihugu byose by’isi mvuga ubutumwa,narakangutse rero menya ko Imana irimo impamagarira kuyikorera.

2.Yesu yasize intumwa 12,hanyuma Pawulo,Timoteyo,Barinaba,wowe kuba witwa intumwa byavuye hehe?Bibiliya ibivugaho iki?

Gitwaza : Mu gitabo cy’Abefeso 4:11 “Nuko aha bamwe kuba intumwa ze,n’abandi kuba abahanuzi,abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza,abandi kuba abungeri n’abigisha”.Iri jambo ntawe riheza ni umuhamagaro.Ubundi kugirango witwe Intumwa ni uko uba ugeze ku rwego rwo kugenda ushinga amatorero hirya no hino ku isi ikindi ni uko umuntu ufite umuhamagaro w’Intumwa aba afite umutwaro wo kurera abashumba.

3.Benshi baziko itorero Siyoni ari irya Gitwaza,ukuri kuri byo ni ukuhe?

Gitwaza : Ubundi itorero ni iry’Imana,ni iry’abakirisito bose ndetse niry’abo twatangiranye umurimo bose abo twita abapiyoniye(pioniers).

4.Intumwa,uri umuhanzi.Ubuhanzi bwawe wabutangiye ryari?

Gitwaza : Ku myaka 10 naririmbaga muri korari ndi n’umuyobozi wayo,ubwo nibwo natangiye kujya mpimba indirimbo kuburyo byibura zari zigeze nko ku 120.Muri 2005 nibwo nongeye kuyibyutsa nongera kuririmba.

5.Umaze gusohora alubumu zingahe?

Gitwaza : Ubu maze gusohora alubumu 2 ariko ndifuza ko byibura najya nsohora alubumu 1buri mwaka .

6.Ubusanzwe buri muhanzi agira umufasha mu buhanzi bwe (manager),ese wowe hari uwo ufite?

Gitwaza : (aseka) ntabwo nkeneye manager kuko indirimbo nkora ari ugufasha abantu gusa gusa ahubwo jyewe mfite iyerekwa ryo gufasha abana bazamuka badafite ba manager mu buryo bwo kuzamura impano y’ubuhanzi bafite,ubu dufite icyo twise His Glory Production gusa ntirajya ahagaragara amikoro nama uboneka tuzabishyira ahagaragara.

7.Ni iyihe ndirimbo muzo ufite ukunda kurusha izindi?kubera iki?

Gitwaza : Kuri alubumu ya mbere nkunda iyitwa “Nakoranye isezerano nawe”,naho kuya kabiri ni “Mu bwihisho bw’Isumbabyose nahabonye ubuhungiro” impamvu ni uko kuba ndi muri Yesu nahabonye amahoro adasanzwe kandi no kuba ndiho kandi ndi uwo ndiwe ubu ni ukubera isezerano nakoranye n’Imana.

8. Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya wayoboye ubuzima bwawe kugeza uyu munsi?

Gitwaza : Abefeso 2:10 “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu,iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo” na Abaheburayo 10:37-39 “ Haracyasigaye igihe kigufi cyane,kandi uzaza ntazatinda.Ariko umukiranutsi wanjye zabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma umutima wanjye ntuzamwishimira.Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke,ahubwo dufite kwizera kugirango tuzakize ubugingo bwacu”.

9.Ni ikihe kintu cyaba cyarakubabaje cyane mu buzima bwawe?

Gitwaza : Ikintu cyambabaje cyane ni ugupfusha umwana wanjye w’imfura.

10. Ni ikihe kintu cyaba cyaragushimishije cyane mu buzima bwawe?

Gitwaza: (aseka),ibyanshimishije byo ni binshi cyane ariko ikibiruta ni ukuba nkorera Imana mu mudendezo.

11.Ukunda iki mu buzima?

Gitwaza : Nkunda kugira uruhare rwo kugeza umuntu aho Imana isha kumugeza,ikindi buriya nkunda gusoma cyane ibitabo by’abantu bahinduye amateka (Mandela,MartinLuther King …) ariko cyane nsoma Bibiliya ni ubuzima,ikindi nkunda kuririmba no gucuranga gitari.

12. Ni iki wanga?

Gitwaza : Nanga amakosa ayariyo yose.

13.Uretse kuvuga ubutumwa nta kindi kintu ukora cyaguteza imbere?

Gitwaza: Nta kindi Nkora ariko mu minsi iri imbere ndatekereza ko ubutumwa,indirimbo n’ibitabo byazanteza imbere.

14. Nk’umukozi w’Imana gira icyo ubwira abanyarwanda muri rusange?

Gitwaza : Icya mbere nababwira ko bagomba gushaka amahoro na buri wese,icya kabiri ni ukwiringira Imana muri byose,icya gatatu ni ugushyira Imana imbere,icya kane ni ugukundana nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba icya nyuma ni ugukunda igihugu.

Inkuru ducyesha

www.agakiza.com

Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana ni umwe mu bantu bafite ibikorwa bitari bike mu Rwanda ku buryo byatumwe izina rye rimenyekana cyane yewe birenga u Rwanda bigera ku rwego mpuzamahanga bivuye ku kuba umubwirizabutumwa bwiza.

Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kubyinirira Daddy ari nawe washinze itorero ry’Isanamitima benshi bazi ku izina rya Restoration Church, ariko ubusanzwe mu buryo bwemewe rikandikwa Evangelical Restoration Church. Ubu Masasu ayoboye insengero zisaga 56 mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Burundi.

Mu 1960 nibwo Masasu yavutse, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu, ubu akaba ari mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Masasu ntiyigeze abona umwanya wo kuryoherwa n’aho yavukiye kubera impamvu za politiki yariho icyo gihe kuko byari byatangiye 1959 benshi bahunga, maze ababyeyi be berekeza iya Congo icyo gihe yitwaga Zaïre.

Urubuga rwa www.yoshuamasasu.org ruvuga ko mu gihe yari impunzi nta na rimwe yagiye yishimira uko uburyo bafatwaga mu gihugu cyabacumbikiraga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino wo kurwana wa Karate aho yavanye umukandara wirabura, ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho, nk’uko akunze kubivugaho iyo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana, aho ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.

Ku bijyanye n’ubuzima bwa kinyeshuri, Imana yaramushoboje akomeza amasomo ye muri Kaminuza UPC (Université Protestante du Congo) aho yanakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Communication). Arangije amashuri ye nibwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa Zaïre yicyo gihe, nkuko uru rubuga rukomeza rubitangaza uyu murimo wari ufite intego yo kwegera impuzi z’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu mu rwego rwa Gospel aho umutwaro yari afite wari ukumenyekanisha Kristo muri abo Banyarwanda. Icyo gihe nibwo Yoshua Masasu yatangiye kuzana ibyiringiro muri izo mpunzi zitari zifite ibyiringiro kubera ubuhunzi mu gihugu kitari icyabo.

Mu mwaka wa 1994, Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana nk’uko abivuga, n’ubwo byari ibihe bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashinze itorero ry’Isanamitima ERC kuri ubu akuriye, rikaba rifite nsengero 56 ziri mu Rwanda, Burundi na Congo. Uretse uru rusengero ayoboye yanabaye mu buyobozi bw’ indi miryango mpuzamatorero nka FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan.

Apôtre Masasu ni umubyeyi w’abana batanu aribo Deborah, Joshua, Caleb, Esther, Yedidiah ; akaba afite umufasha witwa Pasiteri Lydia Umulisa Masasu.

Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 9 Werurwe, umuyobozi wa GBU_RTUC Madame KAYITESI Clothilde yakoze ubukwe na NYIRINKWAYA David Christian.

KAYITESI Clothilde ni umuyobozi wa GBU ( Groupe Biblique Universitaire) ikorera muri Kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo RTUC, akaba ari naho yiga mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’iby’amahoteli na za Resitora (Hotel and Restaurant Management), akaba amaze imyaka ibiri kuri ubu buyobozi, ababa kandi yaranabaye umuyobozi w’abanyeshuri bakijijwe, mu ishuri ryisumbuye ryigisha ibya amahoteri n’ubukerarugendo riri I Gasogi, abo abana benshi bakundaga kumwita Tantine wabo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2013 nibwo Madame KAYITESI Clothilde yakoze ubukwe na NYIRINKWAYA David Christian, nyuma y’umuhango wo gusaba wabereye I kanombe, hagati ya saa munani na saa Cyenda z’amanywa nibwo basezeranye imbere y’Imana mu itorero rya Divine Destiny Church riri I Kanombe hepfo gato y’ikibuga cy’indege, nyuma y’uyu muhango abatumiwe bakaba baracyiriwe muri Salle ya Holly land iri Kabeza I Samuduha.

Igishya cyagaragaye mu bukwe bwabo ni uko mugihe bari mu rusengero bambikana impeta, basabwe n’uwabasezeranyaga ko bazambikana babwirana ijambo buri wese ashatse rimuri ku mutima, maze nyuma y’aho David we agize ati “iyi ni impeta y’urukundo mkwambitse kuko ngukunda , nzakomeza kugukunda kandi nta kizadutandukanya uretse urupfu, KAYITESI we kubera ikiniga byarangiye kuvuga arimuri ku mutima bimunaniye birangira abyihoreye, ibi birori by’ubu bukwe bikaba byaragaragaye ko KAYITESI na DAVID babanye cyane n’abantu nk’uko abafashe ijambo bose babihamije

Bibiliya ni igitabo gikubiyemo amagambo yahumetswe n’Imana kugira ngo afashe, ahugure, ateshe, yigishe ikiremwa muntu inzira nziza akwiriye kunyuramo Imana imushakaho. Iki gitabo kandi gikubiyemo n’amagambo menshi y’ibyiringiro asubizamo imbaraga uyasomye, harimo kandi ubuhamya bw’abatubanjirije mu murimo w’Imana uburyo babanye nayo, uko yagiye ibiyereka mu buryo bunyuranye, ibyiza n’ibibi bawuhuriyemo n’ibindi bigiye bitandukanye.

Iyo winjira mu rusengero ukitegereza abinjira baza gusenga ubona hari abinjira bafite ibitabo binyuranye birimo bibiliya, za-ajenda n’ibindi hakabaho n’abandi ubona binjira nta kintu na kimwe bafite, ibi bituma twibaza tuti ese ko tuzi neza ko uje mu nzu y’Imana aza yitwaje bibiliya yera kubera impamvu yuko iki gitabo kiba gikubiyemo ibintu byinshi harimo n’ibyo twavuze haruguru by’ingirakamaro.

Iyo ubona hari abantu batari bake batandukanye binjira mu rusengero nta bibiliya bafite bituma wibaza niba hari impamvu ituma kwitwaza bibiiya kuri bamwe batabizirikana.

Kuri iki cyumweru tariki ya 4/06/2012 ubwo twateraniye kuri rumwe mu rusengero ruri hano mu mugi wa kigari mu gitondo maze twegera abantu batatu batandukanye, babiri muribo banze ko amazina yabo atangazwa, umwe yagize ati : « mu byukuri nje mvuye mu rugo nihuta nakerewe ndebye nonaha nsanga ndayibagiwe ariko ndayigira imuhira».

Mugenzi we nawe yatubwiye ko yayitije ati : « Bibiliya ndayikunda habamo amagambo y’inkomezi, iyanjye impamvu ntayizanye nayitije umugabo wanjye agiye kukazi, akora akazi k’ijoro bituma ayirarana niyo mpamvu nje ntayo mfite ariko ni ubwa mbere bimbayeho ubusanzwe ndayigendana».

Mugenzi wabo witwa Muratente Olive yatubwiye ko we ntayo agira ati : « Njye nta bibiliya ngira ». Aba bose uko ari batatu twababajije uko bafata igitabo cya bibiliya bose bagiye bahuriza ku ijambo rimwe ko ari igitabo cyo kubahwa kiruta ibindi bitabo twigiramo mu mashuri twiga.

Ibi ariko bituma wibaza impamvu bemera ko ari igitabo gikomeye kandi kirimo amagambo afite akamaro ku mukiristu ariko hakabaho abakubwira ko bayibagiwe abandi bakakubwira ko nta niyo bigeze bagira. Ese nuko igura amafaranga menshi? Mu byukuri turebye neza dusanga ibi atariko biri kubera y’uko bibiliya igurwa rimwe gusa kandi muri rusange tugenekereje nta bibiliya irengeje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5.000 ahwanye hafi n’amadorali 9 y’amanyamerika, hari n’izigura munsi y’ayongayo.

Ijambo ry’Imana rigereranywa n’umutsima utunga ubugingo bw’umukristo iryo jambo nta handi riba uretse muri bibiliya yera. Kwitwaza bibiliya ni kimwe mu bintu bikomeye bigufasha gukurikira neza umwigisha igihe yigisha mu rusengero, bigufasha kandi kwibuka ijambo ryagufashije wagera murugo ukarisubiramo neza ukaryumva.

Muri rusange hari abo tubona bitwaza bibiliya mu modoka zabo, mu biro no mu kandi kazi ka buri munsi ibi ni byiza kuko ubusanzwe ijambo ry’Imana si iryo ku munsi w’icyumweru gusa ahubwo twari dukwiriye kurigira ubuzima bwacu turisoma buri gihe. Mu byukuri rero kwitwaza bibiliya ugiye murusengero ni ngombwa ku mukristo bifite akamaro kanini cyane nkuko tumaze kubibona.

Inkuru dukesha ibyishimo.com

Binyuze mu muryango yashinze witwa Gira Impuhwe, kuri uyu wa 16 Kanama 2013 umuhanzikazi Gaga Grace yatangiye kubakira umuntu utishoboye wo mu murenge wa Ndera.

Tuganira n’uyu muhanzikazi usanzwe azwi ku ndirimbo nka "Aranyuze", "Muri Yesu", "Inkoramutima" n’izindi, twifuje kumenya intego n’impamvu y’ishingwa ry’uyu muryango ugizwe n’abantu basaga 58.

Dore uko yabidutangarije: "Nasanze ubuhanzi bw’indirimbo budahagije gusa, naje gusanga ahubwo hanakenewe ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha imitima y’abazumva by’umwihariko, twita kubababaye cyane gusumbya abandi.”

Ni muri urwo rwego rero kuri uyu wa 16/08/2013 umuryango GIRA IMPUHWE watangiye igikorwa kizanakomeza, cyo kubakira uwitwa Marie Rose utuye mu murenge wa Ndera, akagali ka Kibenga, umudugudu wa Rugazi, ubu bufasha bukaba buje bukurikira ubw’ibanze bwarimo ibikoresho by’isuku, ibiribwa n’ibiryamirwa.

Twagize amatsiko kandi yo kubaza Gaga bimwe mu byo bagenderaho bahitamo ukwiriye ubufasha. Yadusobanuriye ko ibanga bakoresha kugira ngo hafashwe ubikwiriye ari ukwimanukira hasi mu baturage kwishakira amakuru nyayo ku muntu koko waba akeneye ubwo bufasha kurenza abandi, bakifashisha abo bahasanze.

Twongeye kumubaza uburyo ibikorwa nka biriya twavuze haruguru abifatanya no kwiga (dore ko asanzwe yiga muri SFB) ndetse no kuririmba bikamushobokera, na cyane ko haba harimo n’inshingano zitoroshye. Yadushubije ko hamwe n’Imana ndetse no gusenga byose bigenda neza.

Tumubajije aho ubuhanzi bwe bugeze ubu n’ibyo arimo ateganya, yavuze ko ubu arimo kwitegura gushyira ku mugaragaro album ye ya mbere y’amajwi n’amashusho iriho indirimbo 10, ateganya ko izitwa"YESU ARANYUZE." Muri izo 10 ngo 8 zimaze gukorerwa amashusho, ariko akaba azongeraho 2 zisigaye kugira ngo album ibe yuzuye nk’uko biteganijwe.

Asoza yashimiye Imana, abo bari kumwe muri GIRA IMPUHWE ndetse n’abaturage bagaragaje ubwitange bwabo kuri icyo gikorwa, anashimira by’umwihariko ubuyobozi bw’umurenge wa Ndera. Yavuze ko imiryango ikinguye kuri buri wese wifuza kuba umunyamuryango.

Kwizera janvier

Korali Integuza yashinzwe ahagana mu w’1997, ikaba ikorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR Kayonza. Ifite abaririmbyi 79, intego yayo ikaba ari "Ivugabutumwa ryagutse, rirenga imbibi z’akarere iherereyemo rikagera ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba ndetse no mu gihugu no hanze yacyo".

Nyuma y’uko abarimbyi bayigize bishatsemo ubushobozi bwo kujya muri studio gutunganya album yabo, andi ma korali magenzi yabo akorera ku mudugudu n’Abakristo b’aho bahurije hamwe umutima bakora mu mifuka yabo barayishyigikira. Hakozwe kandi fundraising haboneka amafaranga asaga miliyoni eshatu yo gushyigikira iyi korali ngo ibashe gushyira ahagaragara album yayo izaba iriho indirimbo 10.

Iyi korali ngo ifite icyizere ko album yayo izanezeza abakunzi bayo, kuko bahisemo gukorera indirimbo zabo mu mastudio abiri ya hano i Kigali yizeweho ubuhanga ari zo "New melody studio" (yanabafashije mu myiteguro) na “NGN studio” yigeze gukorana na Aaron Niyitunga. Iyi korali kandi ngo ifite bagenzi babo bagiye bababa hafi mu buryo bw’ubujyanama, nka Korali Hermon ya Kicukiro n’Abatoranijwe yo muri ADEPR Kimisagara I.

Nyuma y’igikorwa kiza nk’icyo, ubu Korali Integuza iranitegura igiterane yatumiwemo kuzataramira abantu, kizaba ku ya 24/08/2013 kuri ADEPR Kayonza, nyuma y’irushanwa ryakozwe hagati y’amakorali yose agize iyo Paroisse hagamijwe guhitamo kKorali izaririmba muri kiriya giterane.

President mu izina rye n’irya Korali yashoje ashimira Imana ibahora hafi, Ev. Kayinamura Jean claude, abaterankunga bayo bose ndetse na buri wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi album.

Kwizera janvier

1. Umusore umwe w’umusirikare yaguye mu gico cy’abo barwanaga asigaye wenyine, abura aho arigitira ageze ahantu hari ubuvumo yinjiramo yihishamo ariko kuko yari akurikiwe akumva ko nubundi amaherezo afatwa, ahitamo kwiragiza Imana.

Yarasenze ati: Mana ndakwinginze nzi ko ushobora byose, ndagusaba ngo wubake urukuta rw’amabuye ku murwango w’ubu buvumo mbashe gukira igico cy’umwanzi!

Akimara gusenga yabonye igitagangurirwa ku muryango wa bwa buvumo, gitangira kubaka vuba vuba twa tuntu twacyo (spider webs) ku muryango w’ubuvumo, umusore w’umusirikare atangira kwivovotera Imana.

Yaravuze ati :”” Mana! Koko ndagusaba kunshyiriraho urukuta rw’ amabuye ukanshiriraho igitagangurirwa ? Kandi nzi ko ushobora byose ?

Ako kanya ba basirikare b’ umwanzi bari bamukurikiye baba bageze kuri ubwo buvumo, umusirikare wari ubayoboye areba cya gitagangurirwa ati :” twikomereze ntawinjiyemo, iyo aba yinjiyemo aba yasenye iriya nzu y’igitagangurirwa!! Bahita bigendera umusore akira atyo!!

ISOMO RIRIMO : Akenshi natwe dusaba Imana byinshi bijyanye n’ubwenge bwacu, nyamara Imana yo iba izi ibyo ducyeneye byatugirira akamaro!! Ntitukinubire ibyo iduha burya iba ifite impamvu kandi ibyo twita ibyoroheje ibasha kubikomeza, n’ibyo twita ibikomeye ibasha kubyoroshya!!

N.J.Bosco/www.jesus.rw

Ku nshuro ya mbere hagiye gutangira igikorwa kiswe SIFA Awards, kigamije kugaragaza korali z’indashyikirwa mu itorero rya ADEPR , hashingiwe kubikorwa by’iterambere izi korali zagiye zigaragaza.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Isange Corporation , Ntigurirwa Peter, ngo amakorali ni rumwe mu nzego akenshi zikunzwe kwirengagizwa n’abayobozi b’amatorero kandi akenshi usanga afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’itorero. By’umwihariko mu itorero ADEPR usanga amakorali atandukanye afite ibikorwa bitandukanye ku buryo bikwiriye ko hagira urwego rubifitiye ububasha n’ubushobozi rufata iya mbere kugira ngo ruvumbure ibikorwa biba mu makorali kandi bidakunze kugaragazwa.

Ni muri urwo rwego umuryango Isange Corporation watangije igikorwa cy’amarushanwa wise SIFA Awards ku rwego rw’igihugu, kigamije guhemba amakorali atandukanye abarizwa mu itorero rya ADEPR, kugira ngo babashe guhemba amakorali aba yarakoze neza kuva mu myaka yo hambere gushyika ubu.

Tumubajije impamvu bibanze ku makorali ya ADEPR gusa kandi hari n’andi madini afite amakorali akomeye, Bwana Ntigurirwa yadusubije ko kuri ubu bahereye mu itorero rimwe ariko ko wenda mu bihe biri imbere bazagenda bongeramo n’andi makorali yo mu yandi matorero mu gihe ubushobozi buzaba bumaze kuboneka.

Aya marushanwa arimo ibyiciro bigera kuri 26 , bakaba bateganya ko amakorali azaba ahatana atazarenga 70 aturuka hirya no hino mu gihugu.

Yasoje atangaza ko kugeza ubu amakorali amaze kwiyandikisha asaga 123, naho igikorwa nyir’izina kizaba kuwa 26/12/2013. Aho igikorwa kizabera n’abazaba barashyizwe mu marushanwa ndetse n’igihe amatora azatangirira bikazatangazwa mu mpera z’icyumweru gitaha. Ikindi ni uko ibyiciro byinshi byiganjemo ibikorwa bifatika by’iterambere amakorali yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Yijeje amakorali ndetse n’abakunzi bayo ko ibintu byose bizaba mu mucyo kandi ko iki gikorwa kizongerera amakorali ububasha ndetse n’umurava mubyo akora kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze gutera imbere.

Korali yifuza kwiyandikisha cyangwa se kumenya ubusobanuro burambuye ngo ishobora kunyura ku rubuga www.isange.com cyangwa se igahamagara nimero 0788771396.

Dushime Onesphore

Ivuka rya Yesu Kristo rifite umumaro munini ku mamiliyoni y’abantu ku isi yose, cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima bw’mwuka.

Ivuka rya Yesu kandi rifite umumaro munini, kuko ari ryo ibihugu by’uburengerazuba byahereye bibara igihe.

Iteka iyo umuntu avuze intambara yo mu w’1812, incubi y’umuyaga yo mu w’1882 cyangwa amatora ya President yo mu w’2008, biba bivuze imyaka ishize Yesu avutse.

Noneho se iri bara ry’igihe ryatangiye ryari, cyangwa se ni gute abahanga mu by’igihe bamenya niba koko hashize imyaka 2013 Yesu avutse?

Edwin Tait, umwanditsi udahoraho w’ikinyamakuru The Christian Post yatangarije The Christian Post uburyo inkomoko y’ibara ry’imyaka yaturutse ku mumonaki (monk) wabayeho mu kinyejana cya 6. Tait yagize ati “Dionysius Exiguus, umwanditsi w’Umukristo wabayeho mu kinyejana cya 6 yari umukuru w’abamonaki b’i Roma, yitaba Imana ahagana mu wa 544.”

Uyu mukuru w’abamonaki yashatse kubara ahereye ku ivuka rya Yesu, kuko ingengabihe (calendar) y’icyo gihe yari yaritiriwe Diocletien, kandi Diocletien yararenganije Abakristo.

Imibare ya Dionysius yashyize ivuka rya Yesu mu wa 753 Ab Urbe Condita (uhereye ku ishyirwaho ry’umurwa). Ubu bwari uburyo bwo kubara Abaroma bakomoye ku ishyirwaho ry’umurwa Roma.

Abahanga bakeshwa gushyiraho ingengabihe ya mbere (BC) na nyuma ya Yesu (AD) bahise babona ikibazo mu igereranya rya Dionysius. Tait yasobanuriye CP uko uburyo ubutumwa bwiza bugaragaza ivuka rya Yesu, ko ubutumwa bwiza buvuga ko yavutse ku ngoma y’Umwami Herode, ibi rero bikaba bishobora kuvuguruza imibare ya Dionysius kuko zimwe mu nzobere mu by’amateka zemeza ko Umwami Herod yatanze mu mwaka wa 4 mbere ya Yesu, mu gihe abandi bemeza ko yapfuye nyuma y’aho.

Tait yakomeje avuga ati "Niba Herode yarapfuye muri 4 mbere ya Yesu kandi Matayo na Luka bavuga ko Yesu yavutse ku ngoma ya Herode, ubwo Yesu yaba yaravutse mbere kuruta uko Dionysius abitekereza."
Urubuga rwitwa www.gotquestions.org rushyira ivuka rya Yesu hagati y’Umwaka wa 6 n’uwa 5 mbere ya Yesu (BC), ari na byo bihura n’igihe Umwami w’abami Herode yabereyeho (n’ubwo bitoroshye kubyandika).

“Ni uko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayizari Awugusitongo abo mu bihugu bye bose bandikwe. Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya” Luka 2:1-2.

Tuzi yuko Kayizari Awugusito yategetse mu wa 27 mbere ya Yesu (B.C.) kugeza mu wa 14 A.D. (nyuma ya Yesu), dukurikije uru rubuga.

"Kureniyo yategetse Siriya muri iki gihe, ni bwo abantu bose banditswe harimo n’ab’i Yudaya ahagana mu mwaka wa 6 B.C. bamwe mu nzobere bibaza niba uku kwandikwa ari ko kwavugwaga muri Luka, ariko bisa n’aho atari ko biri. Dushingiye kuri aya mateka, bigaragara cyane ko Yesu yavukiye i Betelehemu hagati y’umwaka wa 6 n’uwa 5 mbere ya Yesu (B.C.)"

Urubuga www.gotquestions.org rwanzura ruvuga ko rutitaye ku mwaka Yesu yavukiyemo, ivuka rye ryahinduye amateka ku buryo budasubirwaho, rihindura n’ubuzima bw’abantu benshi ku isi!

Nkuko amateka y’itorero ADEPR abigaragaza, Itorero rya Pentekote ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1940 ritangirira i Cyangugu.Umurimo w’ivugabutumwa waguka ugana i Gisenyi, ubu ni mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu mwaka wa 1968 nibwo Pasteur Kayihura Jaques yatumwe kujya kuvuga ubutumwa i Kigali, atangirira ahitwa i Gasave, ubu ni mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo. Aho i Gasave niho hatangiriye umurimo w’uburirimbyi mu rugo rwa Pasteur utangijwe n’umufasha we Mariya, Umukobwa wabo w’imfura Mukandori Charlotte bafashijwe na Missionnaire Leif Agnestrand.

uko imyaka yagiye ihita niko abaririmbyi n’abakirisito bagiye biyongera muri rusange n’ubutumwa bwiza bugera ku bantu batuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ubwo umutwe w’abaririmbyi uba uravutse witwa Chorale de Kigali.

Mu mwaka wa 1978 niho urusengero rwa Nyarugenge rwatashywe icyo gihe abakristo bo mu bice bya Muhima , Gikondo, Kiyovu, Nyamirambo basengeraga i Gasave byabaye ngombwa ko bimuka baza i Nyarugenge nubwo bari bake cyane.ADEPR Nyarugenge

Imiterere y’urusengero rwo hambere

icyo gihe byabaye ngombwa ko n’abakirisito bari i Gasave baza gutangiza umurimo i Nyarugenge.Ubwo chorale ya Kigali (Gasave) yiremamo imitwe y’abaririmbyi ibiri umwe usigara i Gasave undi uza ujya i Nyarugenge gutangizayo umurimo w’abaririmbyi.

Umutwe w’abaririmbyi waje i Nyarugenge watangiye witwa Chorale A arinayo yaje kuzitwa Hoziana yatangiye umurimo w’Imana ikoresha ingoma ya kinyarwanda nk’igikoresho cya musika, iyobowe n’uwitwa Seth SIMPIRIWE akunganirwa na Martin RUGEGAMANZI ndetse n’uwitwa Siphora.

Hamwe no gusenga Imana Missionnaire Leif yahaye Chorale Guitare Acoustique ubwo haba habonetse igikoresho cya muzika cya mbere gifasha chorale mu miririmbire.

Mu mwaka w’1980 nibwo habayeho gushaka izina rya chorale bumvikana kuyita Hoziana

Inkuru dukesha urubuga hoziana.com

Harumagedoni ni ijambo rikunze gukoreshwa havugwa ibikomeye, ndetse iri zina ryahawe film yamenyekanye cyane. Gusa hari abajya barikoresha mu buryo butari bwo. Harumagedoni rero ni hantu ki? Mbese koko ni ahantu hazabera intambara irangiza isi? Bibiliya itubwira iki?

Megiddo ni ikibaya kiri ku bilometero 90 uvuye mu mujyi wa Yerusalemu, no ku bilometero 31 uvuye mu mujyi wa Haïfa y’ubu. Megiddo ifite amateka akomeye y’imibereho y’Abisirayeli, ikiharira igice kinini cy’ikibaya cya Yezereli mu majyaruguru. Muri iki gihe, Megiddo ni umujyi ukomeye uhuza inzira nyabagendwa ya Isirayeli na Galileya y’epfo ndetse bn’utundi turere two mu majyaruguru.

Inkomoko y’ikibaya cya Megiddo

Megiddo ni umujyi uvugwa muri Bibiliya, umwe mu mijyi ikomeye yo mu gihugu cya Kanani itarafatwa n’ubwoko bwa Isirayeli. Muri Bibiliya, uyu mujyi uvugwa ku rutonde rw’abami 31 Yosuwa yanesheje (Yosuwa 12:21) ubwo yahinduraga ibihugu agatuza Abisirayeli mu gihugu cy’isezerano.

Mu gihe cyo hambere (Antiquity), Megiddo yari inzira y’ubucuruzi hagati ya Egiputa na Damasiko (Syria). Wari umujyi ukomeye mu kibaya cyose cya Isirayeli, witwaga ikibaya cya Yezereli mu byanditswe byera. Isezerano rya Kera rigaragaza ko uyu mujyi waberagamo intambara nyinshi zikomeye. Hashize imyaka isaga 90 (mu Gushyingo 1918) Umujenerali w’Umwongereza Edmund Allenby ahaneshereje ubwami bwa Ottoman mu ntambara ikomeye yiswe «Bataille de Megiddo», hari mu ntambara ya mbere y’isi yose.

Intambara z’urudaca mu kibaya cya Megiddo

Ubu mu kibaya cya Megiddo hamaze kubera intambara zisaga 200. Ikibaya cya Megiddo cyari cyarabaye icyamamare mu gihe cy’amateka ya Isirayeli: Igihe Baraki yaneshaga Abanyakanani (Abacamanza 4:15), n’igihe Gidiyoni yaneshaga Abamidiyani (Abacamanza 7). Megiddo kandi yabereyemo ibibi 2 bikomeye: urupfu rwa Sawuli n’abahungu be (1 Samweli 31:8), n’urupfu rw’Umwami Yosiya (2 Abami 23 : 29-30 ; 2 Ngoma 35 : 22).

Kubera ayo mateka akomeye yaranze icyo kibaya, Megiddo yari yarahindutse nk’ikimenyetso cy’intambara hagati y’Imana n’ingabo za Satani.

Inkomoko y’izina «Harumagedoni»

Ijambo «Harumagedoni (Armageddon)» rituruka ku Ruheburayo rusobanura «Umusozi wa Megiddo ». Iryo jambo ryaje gukoreshwa bashaka kuvuga intambara Imana izarwanamo na Antikristo nk’uko tubisanga mu byanditswe byera (Ibayh. 16 : 14-16 ; 20 : 1-3, 7-10). Abantu benshi bazishora muri iyo ntambara, kuko amahanga yose azishyira hamwe ngo arwanye Kristo.

Ni ingenzi cyane gusobanukirwa ko nta gihamya cy’uko intambara ikomeye ihanurwa mu byanditswe byera izabera ku musozi wa Megiddo (Armageddon). Ibyahishuwe 16 hagaragaza uko bizagenda. Armageddon ni aho Imana izakoraniriza ingabo mbere y’uko iyi ntambara ikomeye iba. Bibiliya ntivuga ko iyi ntambara izabera Armageddon. None se iyo ntambara izabera mu kibaya cya Megiddo? Byashoboka… Imana yonyine ni yo ibizi.

Icyo tuzi ni kimwe: Ni uko Imana Ishoborabyose ari yo izatsinda iyo ntambara.

Yifashishije abandi banyamakuru, Kanyamibwa Patrick yakoze urutonde rw’indirimbo 50 zihimbaza Imana zakunzwe kurusha izindi mu myaka 13 ishize

Nk’umuntu umenyereye ibya muzika ihimbaza Imana, umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yashyize ahagaragara uko atekereza indirimbo 50 zihimbaza Imana zakunzwe kandi zigikunzwe kurusha izindi kuva mu mwaka w’2000 kugeza muri uyu mwaka dusoza wa 2013.

Tumubajije niba ataba yaragendeye ku marangamutima ye, Kanyamibwa Patrick yagize ati "Oya, nifashishije abandi banyamakuru bakora mu iyobokamana haba kuma radiyo no mu bitangazamakuru byandika hano mu Rwanda".

Dore indirimbo 50 yashyize mu myanya ya mbere:
Arampagije ya Serge

Birasohoye ya Bahati Alphonse afatanyije na King James

Guma muri Yesu ya Jehovah Jireh

Menye neza ya Patient Bizimana

Mfashe inanga ya Simon Kabera

Iyo ataba wowe ya Singiza

Muriribire Uwiteka ya Uwimana Aime

Bose babireba ya Theogene Uwiringiyimana (Theo Bosebabireba)

Uwiteka ya Vincent and Serge

Amahoro ya Gaby Kamanzi

Yakobo ya Iriba Choir

Har’Umwami ya Uncle Sam

Wirira ya Diane Nkusi

Ibyo wankoreye ya Holiness Singers

Umucunguzi ya Bright Mugabe Patrick

Nabayeho ya Emile

Munsi yawo ya Simon Kabera

Surprize ya Beauty for Ashes

Real Swagga ya Eddie Mico

Izina ryiza ya Tonzi

Ninjiye ahera ya Aime Uwimana

Haguruka.ya Didier Ntwali

Ashimwe ya Dominic Nic

Umuyoboro ya Alexis Dusabe

Nzasanganira ya Liliane Kabaganza

Iminsi yose ya Uwimana Aime

Warakoze ya Blessed Sisters

Mfat’ukuboko ya Colombus

Papa Jesus ya Shaban Kayiranga

Ndaje ya Nelson Mucyo

Harimpanvu pe ya Aline Gahongayire

Inuma ya Kizito Mihigo

Umwami Nyakuratwa ya Murara Jean Paul

Iwacu heza ya Ambassadors

Korera Imana ya Joseline (Maman Zoulu)

Nyuma ya Jimmy feat Bright

Ari ku ngoma ya Assiel Mugabe ft Bright

Amatunda ya Hermoni Choir

Ku musaraba ya Rehoboth Choir

Aritamurura ya Abakurikiye Yesu Choir

Gitare ya Hoziana Choir

Bakundwa Bene Data ya Korale Kinyinya

Ifoto ya Itabaza Choir

Akamanyu k’umutsima ya Sinai Choir

Urwambariro ya Choral Rubonobono

Ingorofani ihindutse indege ya Enric Sifa

Niwe ya Richard Nic Ngendahayo

Umva gusenga ya Sowers

Dusingize Imana (Magnificat) ya Chorale de Kigali

Wirira ya Timamu J.B

Niba nawe ujya ukurikirana indirimbo zihimbaza Imana za hano mu Rwanda, nawe urabibona kimwe n’abakoze uru rutonde?

Uko umwaka utangiye, kubakunda gusubiza amaso inyuma bakamenya uko byagenze, tubakorera ikusanyamakuru hamwe n’ibikorwa mu ncamake. Nk’uko byagaragaye, mu ntangiriro z’uwa 2013 nta bikorwa byinshi bya gospel byagaragayemo, ariko mu isozwa ryawo hagaragaye ibikorwa bitari bike kandi bikurikirana kugeza ku munsi wa nyuma usoza uyu mwaka.

Reka turebere mu ncamake bimwe mu bikorwa bya gospel byaranze uyu mwaka dushoje wa 2013: Uyu mwaka ku, bijyanye n’

1. Abahanzi: Abahanzi batandukanye yaba abaririmba bonyine cyangwa abarirmbira mu matsinda, mu makorali, collabo (indirimbo zihuriweho n’abahanzi batandukanye). Bamwe mu basohoye indirimbo nshya uyu mwaka barimo Serge Iyamuremye, Beauty for Ashes yanakoze ibitaramo byinshi mu gihugu no hanze, Mugabe Assiel uyu akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Aime Uwimana, Albert Niyonsaba, Mwenegihome (Mudaheranwa Jean Pierre) wanashyize ahagaragara album ye y’amashusho, Gaby Ireme Kamanzi wakoreye igitaramo muri Serena Hotel…

2. Amakorali: Mu mpera z’uyu mwaka hakozwe ibitaramo byinshi by’amakorali. Ibyinshi muri ibi bitaramo byari ibyo kumurika album z’aya makorali. Muri yo harimo Chorale Shekinah, Chorale de Kigali, Chorale Penuel, Chorale Moria, Chorale Patmos, Chorale Eden… Hari kandi amakorali yakoze ibiterane by’ivugabutumwa hano mu mujyi wa Kigali nka Betania, Hoziana, Alarm Ministries, Rehoboth Ministries…

3. Worship Teams: Mu matsinda yo kuramya no guhimbaza yakoze ibitaramo twavugamo nka Shekinah Worshipteam yo ku Gisenyi, Beauty for Ashes, Asaph Music Int’l, Singiza Ministries…

4. Websites: Mu mpera z’uyu mwaka kandi habaye igitaramo cy’agakiza.org, urubuga rufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo. Iki gitaramo cyari kigamije gushimira Imana ku byagezweho muri uyu mwaka, banamurikira abakunzi babo ibikorwa bateganya muri uyu mwa aka wa 2014. Izindi mbuga za internet ziteza imbere gospel mu Rwanda ni jesus.rw, isange.com, ubugingo.com n’izindi mbuga zikora ibiganiro bya gospel zibivanze n’andi makuru atandukanye.

5. Radios & TVs: Muri 2013 kandi hagaragaye amaradiyo menshi yateje imbere gospel mu Rwanda binyuze mu biganiro bagenera uyu mwanya. Mu maradiyo yagaragaye cyane mu biganiro biteza imbere gospel twavugamo nka Sana Radio, Authentic Radio, Isango Star, Inkoramutima, Radio 1 n’Ubuntu butangaje. Hari kandi Rwanda TV inyuzaho ikiganiro gihoraho cya gospel buri cyumweru.

6. Gospel Awards: Uyu mwaka wa 2013 wagaragayemo gutanga ibihembo ku bahanzi n’amakorali yitwaye neza muri gospel. Muri izo awards twavuga nka Groove Awards yahuzaga abahanzi n’amakorali yo mu matorero yose, Salax Awards na Sifa Awards yahuzaga amakorali yo mu itorero rya ADEPR.

Mu gusoza iyi ncamake ku byaranze gospel mu Rwanda mu wa 2013, twabamenyesha ko havutse amadini atandukanye n’abahanzi.

Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2014!

Hari utuntu abantu bagenda basangirira ku mbuga nkoranyambaga (Facebbok, Whats App), tumwe tuba twuzuyemo amagambo y’urwenya, utundi turimo amagambo y’inyurabwenge usanga akenshi nubwo bitaba bigaragara mu Bibiliya ariko harimo amasomo y’ubuzima busanzwe.

Aka ni kamwe mu two abantu bakomeje gukwirakwiza bohererezanya kandi ukoehereje wese akavuga ko hari ukuntu kamukoze ku mutima. Reka tuguhe akanya nawe usome wenda kagufasha cyangwa ukazagafashisha abandi nk’agatekerezo!

Hari umwana w’umuhungu wagiraga umujinya cyane agakunda no kubwira nabi inshuti ze. Papa we umunsi umwe amuha agasashi karimo imisumari aramubwira ngo igihe cyose uzajya urakaza inshuti zawe cyangwa ukazibwira nabi ujye utera umusumari muri ruriya rubaho rwubatse urugo.

Umunsi wa mbere atera imisumari 37 muri rwa rubaho, ibyumweru bikurikiyeho agenda yiga kugenzura umujinya we, ubwo umubare w’imisumari ugenda ugabanuka umunsi ku wundi kuko yari amaze kubona ko kugenzura umujinya ari byo byoroshye kurusha gutera imisumari muri rwa rubaho.

Ni uko agera ku munsi atateye umusumari n’umwe, maze ajya kubwira se ko uwo munsi nta musumari yateye. Maze noneho papa we aramubwira ati: ngaho uko buzajya bwira utabwiye umuntu nabi ujye ukuramo umusumari umwe! Ni uko iminsi irashira kugeza aho umwana akuyemo ya misumari yose, aragenda abwira se ko yose yayikuyemo.

Ni uko aramufata amujyana imbere ya rwa rubaho yari yarateyemo imisumari aramubwira ati : "Mwana wange witwaye neza ariko reba ukuntu uru rubaho rurimo imyenge! Ntabwo uru rubaho ruzongera kumera nk’uko rwahoze mbere n’ubwo imisumari yari irimo yavuyemo".

Arongera ati: "Nawe rero iyo urakaranyije n’inshuti yawe ukayibwira amagambo mabi cyangwa ukayihemukira, burya uyisigira igikomere ku mutima izahorana iteka! N’iyo wamusaba imbabazi, mbese nk’uko imisumari yasize imyenge muri uru rubaho nabyo niko bigenda nawe azakubabarira ibikomere bishire ariko inkovu azigumane iteka".

Isomo: Burya guhemuka ni ugukomeretsa umutima kandi n’iyo igikomere cyakira burya ngo ahavuye igisebe hasigara inkovu, bikaba bibi cyane rero iyo inkovu yongeye gukomereka. Nujya guhemuka jya uzirikana ko uri gukomeretsa umutima kandi n’iyo wazagerageza kuwomora bitazamera nka mbere uko wahoze.

Nawe wakuramo iryawe somo!

Kenshi abana bakunda gukora amakosa bitewe n’igihe barimo ndetse n’imikurire yabo. Ibi bituma ababyeyi bamwe barakara ndetse bakabashakira ibihano bikakaye. Rero hari uburyo wakoresha mu guhana umwana utarinze kumuha ibihano.

Kwirinda kumusaba ibintu byinshi icyarimwe : urugero aho kumubwira ngo tunganya icyumba cyawe, utunganye neza ibitabo byawe, igihe atarabirangiza ukaba umubwiye ikindi akurikizaho. Wimukoresha ibyo atakoze icyarimwe, ahubwo mugenze gahoro gahoro umubwiza imvugo iboneye kugeza igihe arangije ibyo yari bukore.

Kwirinda kumushinja ikosa ako kanya : kenshi iyo umubyeyi asanze umwana mu ikosa usanga amubwizanya uburakari ngo uri umwana mubi, urikunda, …ibi si byiza kuko bihagarika umubano mufitanye ako kanya. Ahubwo wakoresha imvugo ngo “ ndabona ibyo ukoze atari byiza,” ndabona “ibyo ukoze ari ukwikunda” iyo mvugo igaragaza ko umwubashye kandi ikamufasha guhinduka vuba.

Kumubaza ikintu mu buryo bumwereka icyo akora : urugero aho kumubwira ngo : “Sinshaka ko ukubita inshuti zawe” mubwire ngo : “ ndashaka ko wubaha inshuti zawe” ibyo bimufasha guhinduka.

Kuvugisha umwana umukoraho : ntibimenyerewe muri sosiyete nyarwanda ko umubyeyi abwira umwana amukoraho haba ku bitugu, mu mutwe, mu biganza cyangwa se ku matama, ariko ni uburyo bwiza bwo kugusha umwana neza igihe uri kumukosora. Ibi bituma yumva urukundo rwa kibyeyi kandi agahinduka vuba.

Gushimira umwana ku byiza afite : ni byiza kwereka umwana ibyiza afite. Abana kimwe n’abantu bakuru bakunda kubwirwa ibyiza bafite. Ni byiza kubimushimira by’ukuri kuko bituma yongera kwigirira icyizere.

Gutanga urugero rwiza ku mwana : ntibyoroshye kubwira umwana gukora ibintu wowe utajya ukora.byazamugora kubyumva kuko aba yumva ibyo umubwira bihabanye n’ibyo ukora. Rero ni byiza ko umubyeyi atanga urugero rwiza ku mwana dore ko ariwe akurikiza mu mikurire ye.

Ibyo ni bimwe mu byafasha ababyeyi gukosora abana batabanje kwihutira kubaha ibihano bikaze. Ibyo byabaha umurongo mwiza wo kugenderaho ubuzima bwabo bwose.

 Jya ukoresha igihe cyawe neza, bizatuma uticuza igihe cyatakaye

 Jya unezezwa nuko Imana yakuremye, bizatuma ubaho udafite ipfunwe mu bandi ahubwo wifitiye ikizere

 Jya unyurwa n’ibyo ufite, ni byiza kuko bikurinda kurarikira iby’abandi no guhorana umutima uhagaze wibaza igihe uzagerera kurwego nk’urwabo

 Gira umutima w’imbabazi, umuntu nagukosereza ntukarindire ko aza kugusaba imbabazi mubabarire mbere bizakurinda kubaho urakaye bizakurinda gutekereza guhora

 Jya wihangana, ibigora umuntu ni byinshi, n’ibimubabaza ariko kwihangana ni intwaro ikomeye ihesha uyifite kubaho atuje

 Ntukihutire gufata umwanzuro mu gihe ubabaye cyangwa se mugihe wishimye cyane, bizakurinda kwicuza ngo uvuge uti narahubutse ahubwo numara gutuza utakibabaye uzafata umwanzuro watekerejeho uticuzwa

 Ujye wanga umugayo, gukora ibintu byose ngo ntacyo bitwaye sibyiza kuko ushobora kugwa mwikosa ryo gukora n’ibidakwiriye ukaba wagawa utari ubyiteze

 Jya ukunda gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa, akaboko kawe ukamenyereze gutanga bizatuma ubona umugisha mu mirimo y’amaboko yawe, ntugakunde kwikubira kuko hari igihe kizagera nawe ukenere umuntu uguha erega ntawigira kuri byose

 Girira neza bose utarobanuye, uyu munsi turahazi ariko ejo ntawahamenya ubuzima bushobora guhinduka uwo wirengagije ugasigara umusaba amazi yo kunywa ariko iyo wagiriye neza bose ntubura ukugoboka ugeze mu kaga

 Ujye ukorera ibyiza byawe gushimwa n’Imana, nukora ibyiza ntukishimire kubikora ngo abantu bakurebe kuko bizakubuza ingororano zo mu ijuru ahubwo nibigukundira ujye ubikorera mu ibanga Imana ireba izaguha umugisha

 Ujye wibuka gusaba imbabazi mu gihe uziko wakosheje, bizagufasha kubaho udagite umutima ugucira urubanza, ikindi bizagufasha kubana n’abantu bose mu mahoro.

 Ujye ukunda kubana n’aboroheje, abakene abarwayi, imfubyi , n’abapfakazi rimwe na rimwe ntibagira umuntu ubitaho wowe ujye wibuka ko abo nabo bakeneye urukundo maze ufate iya mbere umere nka Yesu wifuze kubagirira neza Imana izaguha umugisha

 Gira intego mu buzima bwawe, si byiza gukora ibintu byawe mu kavuyo ahubwo menya neza icyo ushaka icyo aricyo maze uguharanire

 Gendana n’inshuti nziza, ntukizirike ku nshuti mbi, ingeso ze ashobora kuzikwanduza ugashiduka nawe utakigirirwa ikizere

 Ntugakunde gutindana n’abaguca intege bakwereka ibitagenda neza gusa, abantu bahora bakwereka ko ntakigenda ntibashime uko wambara bakabinenga waseka bakakubwirako ari bibi wavuga bati ntuvuga neza wakora umushinga bakakwereka ko utazagenda abo ntacyo bashobora kukugezaho mubuzima ahubwo nabo kugutera umwanya ujye ubagendera kure

 Fata akanya witekerezeho, ibitagenda neza ubikosore
Wikwitererana nutiha akanya ntawundi uzakaguha ujye wikorera isuzuma wowe ubwawe kuko burya umutima ntiwakubeshya, hanyuma niba hari aho wafuditse wige uburyo bwo kubikosora kandi aho wakoze neza ushimwe Imana yagushoboje

 Kunda uko uri, jya wiyitaho ni wowe nshuti yawe ya mbere abandi baza nyuma, ujye umenya ko ushonje, ko unaniwe, ko urwaye n’ibindi kuko mu mubiri wawe iyo hari ikibazo ubimenya mbere y’abandi bose ntukarindire rero ko abandi bakugirira impuhwe ahubwo wowe ujye ubanza uzigirire, urye, uruhuke, niba urwaye wivuze.

 Ntugatinde mu mateka y’ibyahise ahubwo utumbire imbere niho hahishe ibyiza, umushoferi ntajya atinza amaso mukirahure kireba inyuma ye aterayo akajisho gusa ubundi akareba imbere sibyiza gutinda mubyashize kuko bishobora kugutinza ibyiza tumbira imbere kandi uharanire kuhagerana umucyo

 Ntugacike intege, ibikunaniye ujye wongera ugerageze, ntago ibyo umuntu akora agomba guhita atsinda ahubwo hari igihe byanga ariko umuhanga umwe yaravuze ngo amabanga 3 yo gutsinda, irya 1 ni ukudacika intege, irya 2 ni ukudacika intege hanyuma irya 3 ni ukudacika intege, nawe rero ntugacike intege

 Ibyo utazi ntukaripfane ujye ubaza, kuryumaho ugaceceka ntubaze ibyo utazi nibibi kuko bituma utamenya, ibyiza jya usobanuza bizakurinda kugwa mumutego wo kudaseba

 Umuntu naguhemukira ntukamucireho iteka ashobora guhinduka, burya umuntu wese arakosa ntamutagatifu ubaho , kuko nawe burya ufite abakwihanganira iyo wakosheje niyo mpamvu nawe ugomba gutuza umuntu yagukosereza ukamureka ntumucire ho iteka kuko ashobora kuzahinduka mukongera mugasubirana

 Ujye wiringira Imana muri byose, Imana ishobora byoze nuyiringira izagushoboza gukora ibintu byawe neza kandi izarinda umutima wawe guhagarara uzabaho utuje kandi bose bazamenya ko ubana n’Imana bareke ubugome bizere Yesu.

Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane, abaririmbyi ba Korali Jehovahjireh ya ULK,bari mu byishimo bikomeye ku bwo kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itanu bashakanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo usanzwe ayobora Korali Jehovahjireh ya ULK yavuze ko kugeza ubu atabona amagambo asobanura ibyishimo afite nyuma yo kwibaruka imfura ye yari amaze imyaka itanu ategereje.

Yagize ati “Sinabona uko nkubwira ibyishimo njye na madamu wanjye dufite, ubu natwe turi ababyeyi b’umwana w’umuhungu. Mbega ibintu ni byiza; ni ukuri Imana yatugiriye neza natwe turishimye, sinabona amagambo yo kubikubwiramo keretse ahari ureba mu mitima yacu.”

Uyu mwana yavutse ku wa Gatandatu tariki 2 Mutarama 2016.
Korali Jehovajireh aba bombi basanzwe baririmbamo yagaragaje ibyishimo itewe no gusubizwa kw’abanyamuryango bayo.

Mu butumwa yaboherereje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook, yagize iti”Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo turayishimye, twe umuryango mugari wa ’Jehovahjireh Choir’, nyuma y’imyaka irenga 4 dutegereje ibyo Imana yavuganye natwe, ubu itanze umwana w’umuhungu ku muryango w’umuyobozi wacu Aloys na Liliane. Imana yacu yubahwe burundu. Halleluya. Mbega umwaka utangiye neza! Mudufashe kuyitambira ibitambo by’amashimwe.”

Bikorimana n’umugore we, bashima cyane ababaye hafi mu myaka itanu bari bamaze batarabona urubyaro.

Ati “Ntibyari byoroshye, ariko ndashima cyane inshuti, ababyeyi n’abavandimwe batubaye hafi bakaduhumuriza. Ndashima kandi by’umwihariko umuryango mugari wa korali Jehovahjireh, na korali Amahoro ya ADEPR Remera, batubaye hafi cyane. Imana ibahe umugisha.”

Korali Jehovajireh, ni iyo mu Itorero rya ADEPR, ikaba igizwe n’abanyeshuri bize n’abiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka :Gumamo, Ingoma yawe, n’izindi zitandukanye.

Source: igihe.com

Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 9 kugeza kuya 12 Kamena 2016,ku itorero rya ADEPR umudugudu wa Gatsata haratangizwa igiterane gikomeye cyateguwe n’itsinda ryitwa Philadelphia rishinzwe gutegura ibikorwa by’amasengesho muri uyu mudugudu.
Iki giterane kizamara iminsi ine kigamije gushimira Imana kuri byose yakoreye abakristu basengera muri uyu mudugudu ndetse n’abandi Imana yakoreye ibitangaza binyuze muri uyu mudugudu.Ubuyobozi bw’uyu mudugudu buvuga ko benshi bakiriye muri wo cyane cyane mu masengesho bahakoreye.

Iki giterane si ubwa mbere kiba kuko n’umwaka ushize habaye igiterane gisa nk’iki ndetse ubuyobozi bw’umudugudu wa Gatsata bukaba bwemeza ko cyatanze umusaruro ukomeye yewe ngo hari bamwe bari bafite imitwaro iremereye ariko kuri ubu ngo bakaba baramaze gukira no kubohoka.

Mu kiganiro Isange.com yagiranye na Past Kamanzi Laurent ukuriye uyu mudugudu,yasobanuye ko bafite impamvu yo gukora ibiterane nk’ibi bashima Imana.Yashimangiye kandi ko adashidikanya ko ibitangaza bigikoreka kandi ko yizera ko uzaza wese atazataha ubusa.Uyu mushumba kandi asobanura ko bo nk’umudugudu iyo bateguye ibiterane byo gushima Imana ,badahagarikira ahao gusa ngo babivug mu magambo ,ahubwo bijyana n’ibikorwa bitewe n’igikenewe n’abanyetorero.Akomeza avuga ko uyu ari umwanya mwiza ababonye wo gushima Imana bakora ku nyubako yabo yamaze no gutangizwa kugeza ubu.

Uyu mushumba yizeza abanyetorero ko inyubako y’urusengero izuzura mu gihe kitarenze imyaka 2 niba nta nkomyi bahuye nayo.Muri iki giterane hazaba harimo abakozi b’Imana batandukanye barimo abavugabutumwa nka Past Kaniziyo uzaturuka mu karere ka Rusizi ,Past Zigirinshuti Michel umenyerewe cyane muri iri torero,Past Uwamabaje Emmanuel,na Past Munezero Jean nawe uzaturuka i Burengerazuba.
Abahanzi n’amakorari nabo bazitabira iki giterane barimo korali Impanda yo muri ADEPR SGEEM,korali Sinayi izaturuka ADEPR Kamashashi ndetse n’amakorali yose yo muri uwo mudugudu.

[email protected]

Akenshi abashumba ntibabonera umwanya imiryango yabo bitewe n’ uburyo bita ku mukumbi baragijwe, ariko ijambo ry’Imana rivuga ko udashobora kwita ku muryango we atabasha kuyobora itorero ry’Imana.

Hari ikintu giherutse kunkora ku mutima:

Ejo nakoze isabukuru y’imyaka 9 y’igihe naherewe ubupasiteri. Muri iyo myaka nayoboye abantu barenze 2000; nasezeranije abandi ntibuka umubare; nabwirije ubutumwa bwiza abandi ntibuka umubare..., ariko muri abo bose nta wibutse kunyifuriza isabukuru y’igihe maze ndi umugaragu wabo abyibwirije ahubwo byageze saa sita ntangira gutanga udufoto tw’umunsi wisengerwa ryacu abantu babona kubyibuka.


Umwana wacu wa 2 w’ imyaka 10

Ikintu cyankoze ku mutima ni uko umwana wacu muto w’imyaka 10 yabwiye nyina ati "Bishoboka bite ko papa agira isabukuru nta mpano abantu bamuhaye, nta gateau n’abantu ayoboye uko bangana?"

Amandazi yampayeho impano

Ahita agenda agura amandazi asaba nyina icyo apfunyikamo arakibura ariko aragergeza ashaka ibahasha yandikaho "Joyeux Anniversaire" (Isabukuru nziza). Yavuye mu cyumba cye araza aryama mu buriri bwacu abwira nyina ati "Papa nataha unkangure muhe impano."


Agafoto k’ Isabukuru yohereje akoresheje telephone ya Maman we

Ubwo yari yiherereye akora agafoto muri telephone ya nyina arakanyoherereza ku manywa. Ntashye nasanze aryamye turaryamana mu gitondo azinduka ampa impano.
Numvise binkoze ku mutima kuko n’ubwo nari natinze gutaha nagiye kubwiriza.

Nize ibintu byinshi, numvise nigaye umwanya mpa urugo rwanjye, nibuka ko hari igihe nzasaza abantu bose bazagenda bakansiga kuko ntakibasha kubakorera, ngasigarana n’ umuryango wanjye kandi hari igihe ntabahaga umwanya uhagije ku bw’umurimo nkora unsaba kwita ku mukumbi umwanya munini.

Nasoza ngira nti: "Bashumba, kuyobora umukumbi ni byiza ariko twite no ku miryango yacu."

IKIZU ntikirwanira n’inzoka ku butaka. Ahubwo ikizu giterura inzoka kikayihindurira ikibuga kikayijyana mu kirere, kirayigurukana. inzoka itakaza imbaraga, ubushobozi ndetse ubugenge n’amayeri yayo ahambaye byose biba impfabusa. Ku butaka inzoka ntihangarwa, iteye ubwoba, igira ubwenge kandi ntihusha intego. Mu kirere ntacyo yakora, nta mbaraga kandi iba yugarijwe.

Abana b’Imana (abizeye Kristo Yesu) ntibarwanira mw’isi, intambara zanyu muzishyire mw’isi y’umwuka niho imbaraga zanyu zizagaragarira ninaho imivumo yose muyitsindira. Niba ufite ikibazo ntukarwanire mu bwami bw’isi (mu mubiri) ahubwo nkuko IKIZU kibikora hindura ikibuga uguruke wigire mu kirere (mu mwuka),ujye mu zindi mbaraga. Aha niho ikibazo gitakaza ubukana ukakinesha mu buryo bworoshye nkuko IKIZU kinesha inzoka.

Upfukame usenge, uramye Uwiteka. Aha niho ubutsinzi bwawe bubonekera. Mu byukuri ikiburiye mu masengesho nta nahandi wagikura. Mu yandi magambo icyo uburiye ku Mana ntahandi wagikura. Nkuko Paul yabivuze neza: Abefeso 6:12 Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. IMANA IBAFASHE. IMANA IBARINDE. AMEN

Source: Social Media

Uramutse ukangutse ugasanga bitakiri icyaha gushaka undi mugore/gabo wahitamo kubana n’uwo muri kumwe?

Bimaze kugaragara ko iyo abantu barahira ko bazabana akaramata baba bishimiranye batazi ko kubaka urugo bitari umunsi mukuru w’ubukwe gusa ahubwo urugo rugizwe n’ibintu byinshi. Ibibazo bahurira nabyo mu ngo n’ibyo bituma baca uyu mugani ngo" Zirara zisha bwaca zikazima" Kuri ubu bishoboka ko zishya ku manywa na n’ijoro kuko kwihishira bitagikunda bitewe n’intera ibibazo byo mu ngo bigenda bifata.

Uramutse ukangutse mu gitondo ugasanga byemewe gushaka undi mugore/gabo bitakiri icyaha bakaguha amahirwe yo guhitamo wakongera guhitamo uwo muri kumwe ubu ngubu?

Ibitekerezo byanyu birakenewe:

Bibiriya yanditswe ryari kandi gute?

Umwanditsi wa mbere wa Bibiliya ni MOSE
yanditse igitabo cya mbere cya YOBU
acyandikiwe I MIDIYANI mu 1486 mbere ya
Yesu Kristu ( Av.Jc ).

Igitabo cyanditswe nyuma y’ibindi ni
IBYAHISHUWE cyanditswe n’intumwa YOHANA
ari i PATIMO muri 95 ( Nyuma ya Yesu Kristu
( Ap.Jc ). Ibitabo 39 byo mu isezerano rikuru
byanditswe imyaka isaga igihumbi ( 1000 ) ,
naho ibindi 27 byo mu isezerano rishya
byandikwa mbere y’uko ikinyejana cya 1 cya
nyuma ya Kristo kirangira. Ni ukuvugako
ugereranije kwandika BIBILIYA byatwaye
imyaka isagaho gato 1600.

Bibiliya yanditswe n’abantu batandukanye
barimo:

– Abami : Dawidi, Salomo
– Abarobyi : Yohana
– Abakarani : Ezekiyeli, Matayo
– Abaganga : Luka
– Abashumba : Amosi

Waruzi ko Bibiliya yandikiwe ahantu
hatandukanye:

– Sinayi: Itangiriro
– Imidiyani: Yobu
– Palesitina: Yesaya
– Mesopotamiya: Ezekiyeli
– Aziya nto: I Korinto
– Ubugereki: Abaroma

Menya uburyo Bibiliya yanditswe mu ndimi
zitandukanye:

– Isezerano rya kera ryanditse mu
GIHEBURAYO keretse imirongo micyeya yanditswe
mu Runyarameya.
– Isezerano rishya ryanditswe mu KIGIRIKI.
– Bibiliya ya mbere ihindurwa yanditswe na
Yohana Wycliffe ayihindura mu cyongereza mu
1382 kugeza mu 1386 ubu Bibiliya imaze
gusobanurwa mu ndimi zirenga 1100.
Sobanukirwa nuko Bibiliya Yera iteye :
Bibiliya yera igabanyijemo imigabane ibiri ;
– Isezerano rya kera rifite ibitabo 39
– Isezerano rishya rifite ibitabo 27
– Bibiliya yera yose ifite ibitabo 66
– Ifite Ibice 1189
– Ifite Imirongo 31.175
– Ifite Amagambo 810.697
– Ifite Inyuguti 3.866.480

* Igice kirekire kiri muri Bibiliya ni Zaburi
119, gifite imirongo 176
* Igice kigufi kiri muri Bibiliya ni Zaburi 117,
gifite imirongo biri
* Umurongo muremure muri Bibiliya uboneka
muri Esiteri 8: 9
* Umurongo mugufi muri Bibiliya uboneka mu
Kuva 20: 13, 15.
* Umurongo uri hagati muri Bibiliya uboneka
muri Zaburi 118 : 8 ni ukuvugako ugabanyamo
Bibiliya kabiri.
* Izina rirerire muri Bibiliya riboneka muri
Yesaya 8: 1 ni ‘’MAHERISHALALI
HASHIBAZI’’
* Izina rigufi muri Bibiliya riboneka muri 2
Abami 17: 4 ni ‘’ SO ’’ yari Umwami wa
EGIPUTA.
* Igitabo kitabonekemo ijambo Imana muri
Bibiliya ni muri ESITERI.
* Igitabo gisoza isezerano ryakera ni MARAKI
* Umwami uvugwa muri Bibiliya wayoboye
akiri muto afite imyaka irindwi ni YOWASI (2
Ingoma 24 :1)

* Imigabane minini igize isezerano rishya ni
ibiri (2) ariyo:

– Ibyakozwe n’intumwa
– Ibyahishuwe

* Menya Imisozi yahawe umugisha nkuko biri
muri Bibiliya:

– SINAYI
– KALVALI
– KARUMERI
– ELAYONO

Mbashimiye uburyo mwakiriye ubu bumenyi
kuri Bibiliya kandi mbifuriza
kurushaho gusobanukirwa ndetse no gukunda
gusoma iki gitabo ( Bibiliya ) gifite agaciro ku myizerere yacu knd ninayo ibitse amasezerano

Source: Social Media

Umwana w’umuhungu yabajije se ati: "Papa, Imana ni nini bingana bite?"
Se arararama areba mu bicu abona indege abaza umwana ati: "Iriya ndege ni nini bingana iki?"

Umwana arasubiza: "Ni gatoya Papa, biranagoye kukabona neza."

Noneho umubyeyi ajyana umwana ku kibuga cy’indege. Bahagaze bitegeye indege, Papa abaza umwana: "Iriya ndege ni nini bingana iki?"
Umuhungu ati: "Oh, Papa, iyi ndege ni nini biteye ubwoba!"

Noneho Papa abwira umwana ati: "N’Imana nayo ni uko bimeze. UBUNINI BW’IMANA BUTERWA N’INTERA IRI HAGATI YAWE NAYO. UKO UMUBANO WAWE NAYO URI NIKO INGANO YAYO IRI."

Source: social Media

1. Bingora kumva ukuntu Umukristo areba Film z’urukurikirane(series) zimara amasaha 5, ariko akaba adashobora gufata isaha asoma ijambo ry’Imana

2. Sindatahura ukuntu umuntu asohoka buri wa gatanu akarara abyina agataha bukeye, ariko akaba adashobora kurara murusengero asenga(overnight prayers) kandi yitwa umukristo

3. Bingora kumva Umukristo ubaho atajya atanga 1/10
Akaba atajya yitanga na rimwe,akakubwira ko hariho ubukene nyamara ukamusangana phone igura 5,000,000 frw

4. Bingora kumva ukuntu iminota itanu irenze kugihe amateraniro arangirira iremerera abakristo (bamwe), ariko yakongerwa ku mukino ikipe ufana yatsinzwe ukabibonamo uburyo bwo kwishyura! Ese ntujya utekereza ko muriyo minota hari uwo satani yari yatsinze wamwigaranzura!

5. Bingora kumva ukuntu byorohera abantu bamwe kubona umukinnyi cg umuhanzi yaguze inzu cg imodoka ihenze,ariko ukorera Imana yabigura,ngo mucunge neza wasanga ajya ikuzimu nkaho akorera Imana ikennye!

6. Bingora kumva ukuntu ijwi ry’umuntu usenga muri quartier rihinduka urusaku
Ariko uvugira inka mu bukwe cg Vuvuzela y’umufana ivuga mu gicuku bikaba kwishimira ibirori

7. Bingora kumva ukuntu ubura amagambo ubwira Imana usenga,ariko ukamara amasaha atatu kuri phone uvuga ibitavamo n’umusaruro wagukiza

8. Birangora cyane kumva ukuntu udashobora gusenga na rimwe wiyirije ngo ntiwabishobora,waba uri mu kazi kenshi bukira nta n’utuzi umize kandi ntugire icyo uba!

9. Biracyangora ukuntu mu bukwe,mu birori uzinduka,ariko munzu y’Imana ugakererwa ukumva ntakibazo kirimo

10 Bingora kumva ukuntu Umukristo atababazwa no kugwa kwa mugenzi we,ngo amusengere ahubwo akaba abonye inkuru zo kuvuga,ibi ni ukwisenyeraho nk’ihene!

GUSA IBI BYO NDABISOBANUKIWE NKANDI NDABIHAMYA NSHIZE AMANGA

Iyo ukunda Imana uyiha Umwanya uhagije muri wowe no mubyo utunze byose igafata umugabane uruta iyindi kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima we uzaba Mat6:21

Niba ntacyo ukora gifatika mu Bwami bw’Imana ngo bwaguke kandi bumenyekane,Rekeraho kubeshya Yesu, nturamenya agaciro k’amaraso yakumeneye

Kwizera gusa,kutagira imirimo gusa n’amagambo atagira ibikorwa, kandi Ubwami bw’Imana si ubwamagambo gusa busaba gukora

Kuko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo, ahubwo ari ubw’imbaraga 1kor4:20

[email protected]
POWER OF CHANGE
MINISTRIES

Mu gihe iterambere rirushaho kuzamuka byihuse muri iki gihe, ni nako usanga abakurikiranira hafi iby’umuco badahwema gusa n’abatabaza bavuga ko utakaza indangagaciro zawo bitewe n’imyitwarire y’abantu bo mu gihe tugezemo.

Kuba by’umwihariko bamwe mu rubyiruko bagenda bigana imico n’imyitwarire by’ahandi bituma barushaho kuyirarikira maze bagakora iyo bwabaga ngo bisanishe nabo.

Igitera impungenge kikanatera kwibaza byinshi, ni uko usanga no mu bakiristo basenga by’umwihariko ab’igitsina-gore barangwa n’imyambarire iteye isoni badatinya no kuyinjirana ahera h’Imana mu rusengero mu gihe baje gusenga; byaba ari ku munsi w’icyumweru n’indi minsi isanzwe y’amateraniro.

Bene aba bakiristu cyane cyane abagore n’abakobwa; kuko ari bo bigaragaraho cyane, usanga baje mu rusengero bambaye imyenda (mini-jupe) isa n’ishotora ababareba inagaragaza ubwambure bwabo cyangwa se ugasanga bambaye udupantaro tubahambiriye cyane tubonerana ku buryo hari n’igihe ubona umwenda w’imbere, ndetse rimwe na rimwe ukabona bambaye imyenda yo hejuru igaragaza imyanya y’amabere uko yakabaye.

Nyamara ibi bice baba berekana uretse n’umuco nyarwanda, na Bibiliya ibyita imyanya y’ibanga. Bivuga ngo ni imyanya igomba kurebwa no kumenywa na nyirayo wenyine.

Ni iyihe mpamvu ibatera gutinyuka kuyizana no mu nzu y’Imana?

Kumenya impamvu itera aba bantu gukora ibi, iragoye:

1.Hari ubikora mu rwego rwo kwigana abandi bantu yabonanye iyo myambarire, tutareka kuvuga ko iba inateye isoni, cyane cyane ko hari nubwo uyambaye ubona ari umuntu wiyubashye wamureba ukagira isoni ari wowe, ukipfuka mu maso!

2. Hari ubyambara ashaka kwerekana imyenda idasanzwe atunze iwe no kwerekana ikimero n’uko umubiri we uteye no gushaka gukurura abasore n’abagabo bamwitegereza.

3. Ntawabura no kuvuga ko hari kandi n’ubikora ashaka kugaragaza ko aberwa no gushaka kwemeza bagenzi be b’abagore n’abakobwa ko abarenze n’ibindi.

Iruhande rw’izi mpamvu tubonye haruguru, iri nyamukuru ni uko bene uyu witwara atya aba azi ko mu rusengero naho ari ahantu hahurira abantu benshi baturutse imihanda yose byakoroha ko bamurebera icyarimwe.

Hari ibikorwa bakora ntihagire urabukwa nyamara bo bazi ibyo barimo!

Akenshi bene aba bantu iyo bari mu rusengero usanga ari bo bashaka kugaragara mu mirimo myinshi kurusha abandi, ndetse byaba na ngombwa ukabona ari bo batanga abandi kujya imbere mu gihe cyo gutanga amaturo, gushima Imana n’ibindi nk’ibyo; wagenzura neza ukabona ko bene uyu ashaka kurangaza abantu gusa, agenda buhoro buhoro kugira ngo bamutindeho bamureba.

Hari udashobora gukora ibi ahubwo akajya asohoka buri kanya; yinjira cyangwa asohoka. Ibi bituma arushaho kugaragara cyane ari nako abamuhozaho ijisho bibaza kuri iyo myambarire ye ndetse bamwe mu bamutinzeho bakaba banahavana amarari y’uburyo butandukanye. Nyamara ibi si ibyo gushimwa na gato ntibikwiye umukiristu uvuga ko yubaha Imana atayiryarya.

Bene Data, Bibiliya iratwihanangiriza itwibutsa ngo “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro, nuko rero nimutume imibiri yanyu ihimbaza Imana gusa.” (1 Abakorinto 6:19-20)

Abayoboye umukumbi w’Imana, hari ababona nta kidasanzwe kibirimo

Ikibabaje ni uko hari ubwo bamwe mu bakozi b’Imana Bibiliya iha inshingano zo kureberera umukumbi w’Imana, usanga babona iyi myitwarire igayitse mu nzu y’Imana ukabona rwose ntacyo bayivugaho cyangwa se ngo banayifatire ibyemezo ikumirwe, kuko akenshi ikiba kibashishikaje ari ukubona abantu binjira mu nsengero bayoboye kubwo gushaka umubare munini w’ababagana gusa.

Bigatera ikibazo gikomeye rero, iyo ubona bamwe mu bashumba b’igitsina-gore ari bo barangwa n’imwe muri iyi myambarire y’utujipo dukabije ubugufi, amapantaro abahambiriye cyane n’indi myenda ibambika ubusa nk’iyo, ugasanga baratanga urugero rubi ku bana b’abakobwa bakiri bato bitwa ko bayoboye. Ariko birakwiye ko Umushumba abera icyitegererezo n’urugero rwiza intama ayoboye.

Ese koko mu nzu y’Imana niho abantu bari bakwiriye kuza kwerekanira ikimero, kuberwa n’ubwiza bw’imyambaro idasanzwe batunze? Oya siko biri. Inzu y’Imana ni iyo gusengeramo no guhimbaza Imana. “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.” (Abefeso 2:10)

Nshuti muvandimwe, ihema ry’Imana rirera kandi biradukwiye ko turyinjiramo dutinya tunahinda umushyitsi kuko nubwo ari ahantu hadahēza buri wese, ariko ni ahantu Imana iba hatandukanye rwose n’ahandi twirirwa muri gahunda zacu. Mwibuke Uwiteka abonye Mose aza yerekeza ku gihuru cyaka, aramubwira ngo “Wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.” (Kuva 3:5)

Mu by’ukuri Uwiteka yashakaga kubwira Mose ko abanza kwibuka yuko aho ari kugana aho, ari ahera, hatandukanye n’ahandi yari ari. Bityo yigenzure yitunganye mbere yo kuhegera kuko Imana yera ihari.

Mu gice cya kabiri, tuzatanga izindi mpuguro nk’izi no ku basore n’abagabo cyane cyane mu ihema ry’Imana (mu rusengero) kuko nabo hari bamwe ubonana imyitwarire idakwiye umukiristu w’umusore cyangwa umugabo wiyubaha. Imana idufashe!

Izi mpuguro muzitegurirwa n’umuryango wa Gikiristu witwa Rejoice Africa Ministries

Wifuza kugira icyo utubwira kuri izi mpuguro usomye, twandikire kuri E-mail yacu: [email protected]

1. Avuga ukuri buri gihe.
2. Azi gutega amatwi neza, abandi.
3. Ntahemuka.
4.Ababarira vuba.
5. Agirirwa ikizere.
6.Yihanganira abandi.
7. Ahorana inyota ( appétit)yo gusenga no kwiyiriza ubusa.
8. Akurikiza ijambo ry’Imana.
9. Uko agenda akura mumwuka, niko agenda arushaho guca bugufi.
10. Yasobanukiwe no kwitanga, kandi aratanga cyane.
11.Atanga 1 cya cumi. Hafi ya buri gihe, ajyana ituro munzu y’ Imana. Ntagenda imbokoboko.
12. Ntiyirwanirira.
13. Yihana vuba cyane.
14. Akunda amahoro, akanayaharanira.
15. Akunda abantu, kandi agira impuhwe.
16. Azi Igihe cyo kuvuga nigihe cyo guceceka.
17. Yuzuye ubwenge, bwuburyo bwinshi mu buzima.
18. Yubaha abantu, kandi akita kuko ababona (sentiments)
19.Yuzuye kwihangana, kandi ntabwo ahubuka.
20. Batinya Imana.
21.Bubaha, abakwiriye kubahwa.
22.Bishimira ibyo bafite.
23. Baba bashobora ubuyobozi.
24. Bakira abandi neza.
25. Ntabwo bajyanwa ninyigisho, zibonetse zose.
26. Ni abagenzi beza, bakurikira neza, iby’Imana.
27.Bagira kwitanga muribo.
28. Ntibacira abandi Imanza, ntibakunda kugaya abandi.
29. Bagira ukwizera.
30.Bakunda kuboneka mubikorwa byo kurusengero. Bajya kurusengero buri gihe, ntibakererwa!
31. Bera imbuto. Baba bagororotse, mubuzima babayemo.
32. Umwuka wabo, ntiwihanganira ibyaha. Banga ibyaha.
33. Ntibakunda kwigira intungane, kurusha abandi.
34. Ntibahangana nabandi.

Duharanire kuba abakristo bakuze kdi banezeza Imana.

Source; social media

“Kwiga niyo nkingi y’iterambere rirambye”

Mu rwego rwo gutera inkunga abana b’impfubyi, umuryango Hope For Life ufatanije n’umuryango Ashina Africa Initiative, bishimiye ku menyesha abana b’impfubyi barangije amashuri yisumbuye ko hatangijwe gahunda yo kwiyandikisha basaba ubufasha bwo kwiga muri kaminuza zo mu mahanga, bakabiterwamo inkunga n’umuryango wa Ashinaga ibinyujije mu bufatanye na Hope For Life Organization usaba iyo nkunga agomba kuba atarengeje imyaka 23 y’amavuko, afite indangamanota z’imyaka itatu (s4,s5,s6), diplome y’umwaka wa gatandatu, icyemezo cy’amavuko, n’icyemezo kigaragaza ko umubyeyi we cyangwa ababyeyi be bitabye Imana.

Icyitonderwa: ushaka ibindi bisobanuro yaza ku biro bya Hope For Life Organization biri ku Gisimenti mu nyubako ya Yyussa Plaza, umuryango 02.
Bikorewe i Kigali taliki 20/10/2016
umuyobozi mukuru wa Hope for life
organization
Kayitesi Grace

Nyuma y’imyaka 6 Laura Waters Hinson usanzwe ukora filime za gikirisito ashyize ahagaragara filime mbara nkuru igaragaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya genoside yakorewe abatutsi yitwaga “As we Forgive” ugenekereje mu Kinyarwanda “Nkuko Tubabarira”, nanone agarutse mu Rwanda gushyira ahagaragara indi filime igaragaza iterambere igihugu kimaze kugeraho nyuma yo kuva mu bihe bibi.
Iyi filime yitwa “Mama Rwanda” izagaragaza iterambere ry’abagore biteje imbere nyuma yo gukira ibikomere batewe na jenoside no kwiyubaka k’u Rwanda bafashijwe n’Imana.

“Mama Rwanda” izibanda ku badamu 2 Drocella na Christine, abapfakazi ba genoside. Drocella yabwiye ikinyamakuru Christian post dukesha iyi nkuru ko umugabo we wa mbere yazize genoside yakorewe abatutsi mugihe umugabo we wa 2 yakoze genoside.

Drocelle na Christine bishyize hamwe batangiza ushoramari kugirango bashobore gutunga imiryango yabo, gufasha abaturanyi ndetse no guteza imbere agace batuyemo.

Christine yatangaje ko umunyarwandakazi afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Hanson umwanditsi w’iyi firime yatangaje ko impamvu yo gukora iyi filime ari ukugirango agaragaze ubutwari bw’aba bagore n’imibereho itoroshye banyuzemo kubw’urukundo rw’abana babo bigatuma biteza imbere.

Abadamu bafite ibibazo nka Christine na Drocella bagiye bahura n’ibibazo by’ubukungu, ariko Christine yavuzeko nyuma yo gufashwa n’Imana babashije kwiteza imbere ku rwego rushimishije.

“Mama Rwanda” yabonye igihembo mu iserukiramuco ry’ama filime, ubu iri kwerekanwa mu bice bitandukanye by’isi, ndetse izatangira kwerekanwa kuri interinete.

Umwe mu bakinnye muri iyi filime yatangaje ko badafite amaboko afunguriye kwankira inkunga ziva hanze gusa kuburyo igihe zahagarara bapfa, avuga ko bafite amaboko yo gukora no kwiteza imbere.

Undi mukinnyi ugaragara muri iyi filime yatangaje ko ari ingenzi kuri Afurika gukora inkuru zivuga ku banyafurika nk’iyi “Mama Rwanda” abakirisito bashobora guhererekanya kugira ngo bagaragaze impinduka zizanwa n’ubwiyunge buherekejwe n’imbaraga z’Imana.

Tuyishime [email protected]

Ni ku ubutumire bw’itorero rya Pentecôte 8é CEPAC (Communaute des Eglises De Pentecote En Afrique Centrale) Missiyoni ya Ruzizi, rikorera I Goma mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, aho Korali Evangelique yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi ku umudugudu wa Bethfage izaba iri mu giterane cy’umunsi umwe gifite intego ivuga ngo “KUDUMU KATIKA KUOMBA” Mu Kinyarwanda Mukomeze gusenga iboneka mu “Abakolosayi 4:2”.

Nk’uko twabitangarijwe n’umushumba w’iri torero Rev Past NDABWA Remy iki giterane giteganijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 aho Chorale Evangelique izafatanya umurimo w’Imana n’andi ma Korali akorera umurimo w’Imana muri iri Torero, akaba yaboneye ho kurarika abantu bose kuzitabira iki giterane kuko ngo abazakitabira bazabona umugisha uva ku mana.

Rev Past NDABWA Remy umushumba wa 8é CEPAC M-Ruzizi
Ku urundi ruhande Bwana HARERIMANA Faustin umuyobozi wa Chorale Evangelique yadutangarije ko imyiteguro bayigeze kure, abajijwe niba ingendo bamazemo iminsi zitarabasizemo imvune kuburyo hari hageze ngo baruhuke, asubiza ko I Goma ari hafi cyane kuri bo kuburyo ngo atari na ngombwa gutega I modoka ku abaririmbyi, ariko ngo n’iyo haba kure Mu gihe cyose Imana izabacira inzira biyemeje kugeza ubutumwa bwiza henshi hashoboka, dore ko kuri ubu batangiye guhimba indirimbo myinshi ziri mu ndimi z’amahanga

Biteganijwe ko Chorale Evangelique izambuka umupaka w’u Rwanda na Kongo ku cyumweru ahagana saa Moya za mugitondo ikagaruka ku gicamunsi, bakaba basaba abanya Rubavu kuzaza kubashyigikira muri iri vugabutumwa dore ko kwambuka umupaka ufite indangamuntu yafatiwe Rubavu kuri ubu byoroshye.

Itangazo bakoresheje ritumira mu giterane

Amagambo tugiye gukoresha muri izi ngingo yavanywe mu gitabo cyitwa Christian Schwarz cyanditswe n’ikigo gikurikirana ibyo gukura kw’itorero muburyo bw’umwimerere (Institute for Natural Church Development). Izi ngingo zidufasha guteza imbere ingamba zitugeza k’ugukura kw’itorero.

• Guha ubushobozi abayobozi. “Abayobozi bo mumatorero akura neza ntabwo bagerageza kwishakira imbaraga zabo bwite ngo bigire abakomeye. Ahubwo bakora ikinyuranyo k’ibi. Bafata umurimo wo gufasha no kumenyereza abakristo babaha ubushobozi ko ariyo nshingano nkuru gusumba izindi muri gahunda y’Imana kuri bo. Baha ubushobozi, ababafasha, batera imbaraga n’umwete kandi bamenyereza abo bayoboye kugira ngo babe abo Imana yashatse ko baba bo.”

Bashyira abantu mumirimo y’itorero hakurikijwe impano za buri wese. “Umurimo w’ubuyobozi bw’itorero ni ugufasha abanyetorero babo guhishukirwa impano zabo zo muburyo bwa karemano no muburyo bw’Umwuka hanyuma bakabashyira mu mirimo igenda ihura n’impano ya buri wese… Iyo ukora umurimo uhuye n’impano yawe ntabwo ukoresha imbaraga zawe bwite, ahubwo Umwuka Wera niwe akorera muri wowe. Ni ukuvuga ko nubwo ‘uri umuntu usanzwe’ ushobora gukora ibintu bidasanzwe kandi bitangaje.”

Kugira umutwaro no kwishimira m’Umwuka. “Kubyerekeye ugukura kw’itorero ubushakashatsi bwacu bwerekanye ko (igihe iby’umwuka ari iby’umwuka ko atari uburyo iby’umwuka bivugwa ahubwo ni uburyo ukwizera gushyirwa mu bikorwa, ubwitange, umuriro no kwishimira mu mwuka. Urugero rw’uburyo ubwitange n’umuriro muby’umwuka bigaragara nk’igipimo kigaragaza amatorero ashobora gukura iyo ugereranije n’ibiranga adakura. Iyi ngingo yo kwishimira mu Mwuka yerekana kandi ko uburyo itorero rikoresha ari ikintu cya kabiri ugereranije n’ibikenewe kugira ngo itorero rikure. Itorero rishyira ukwizera mu bikorwa rikabikorana ubwitange n’umunezero ntakabuza rizagera ku bintu bihakomeye mu murimo w’Imana. Nyamara niba itorero ridafite iyi ngingo yo kwitanga no kwishimira mu Mwuka, ntacyo rizigezaho naho ryaba rifite gahunda nziza n’uburyo buboneye bwo gukoreramo.

Inzego z’ubuyobozi zitondetse neza. “Ikintu kingenzi kirebwaho kubyerekeye inzego n’uburyo ubuyobozi butondetse ni ukureba niba buri wese asohoza inshingano ze cyangwa ari kuba mu rwego ariko ntacyo umuntu ahakora. Ntabwo inzego n’imikorere myiza y’itorero bipfa kwizana ahubwo gukora neza buri wese mu mwanya we nibyo bigera k’umusaruro nyawo. Ariko kuba inzego zitondetse neza byonyine sibyo byaduha icyizere cyo kugira itorero rikura mugihe zidakora (urugero, kuba inzego z’ubuyobozi ziriho ariko ntizubahirizwe, kutubahiriza igihe cyateganirijwe buri kintu, kugira za gahunda z’ibikorwa zidasubiza ibibazo by’abagenerwa bikorwa aribo banyetorero), icyakorwa ni uguhindura imikorere y’izo nzego cyangwa abari muri izo nzego bagasimbuzwa abandi.”

• Amateraniro asunikira abantu mu kuramya Imana. “Ariko ubushakashatsi bwacu bwerekanye ko ikibazo ari ukumenya niba amateraniro yanyu agamije kureshya abizera bashya cyangwa agenewe abasanzwe ari abakristo, niba bahimbaza ‘mu ndimi z’i Kanaani’ cyangwa mu rundi rurimi urwo arirwo rwose rwo mu isi, cyangwa niba duhimbaza tugendeye kuri gahunda iteguwe y’itorero, cyangwa niba duha abantu umudendezo wo kuramya no guhimbaza uko umuntu abyumva. Byagaragara ko ibi byose byaba ari ibintu bito cyane mu kumenya ibyatuma itorero rikura. Ahubwo urufunguzo rwa ngombwa ruri ahandi hantu: amateraniro yo kuramya no kwiyumva umuntu asunikirwa mu Mwuka wo kuramya.”

• Amatsinda mato. “Amatorero akura cyane yateje imbere gahunda y’amatsinda mato mato aho buri mukristo wese ateranira yisanzuye, agasabana n’abandi kandi akumva yakiriwe neza, agafashwa muburyo bw’umwuka n’ubw’umubiri. Ibi nibyo Bibiliya itwigisha bijyanye n’ubufatanye n’ubumwe bw’abana b’Imana. Muri bene aya matsinda akenshi abera mu ngo z’abantu ntabwo baganira ku ijambo ry’Imana gusa, cyangwa no bategere amatwi umuvugabutumwa w’intyoza uzi gusobanura ijambo ry’Imana, ahubwo bagerageza mushakira hamwe uburyo ukuri kw’ijambo ry’Imana kwaganiriweho kwashyirwa mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi bw’abagize itsinda.”

• Ivugabutumwa rirasa ku ntego. “Icyo ubushakashatsi bwerekanye n’uko ‘ibyo gukoresha amayeri ngo wireherezeho abantu bizana ikinyuranyo cy’ukuri twize m’ubushakashatsi bujyanye nibi byo gukura kw’amatorero. Ibanga ni uburyo basangira n’abatarizera ubutumwa bwiza muburyo bwiza busubiza ibibazo n’ibyifuzo byabo.”

• Ubusabane. “Ariko ikintu kimwe kirumvikana. Amatorero akura agaragaza k’urugero rwo hejuru ‘urukundo’ kuruta amatorero yibikuri atava aho ari n’asubira inyuma… Urukundo rutari urw’uburyarya rurangwa n’ibikorwa, rutuma abantu basabana rukazanira itorero imbaraga zidasanzwe kuruta ubundi buryo bwose bwo kwamamaza Ubutumwa bwiza no kureshya abantu kuzakuri Kristo bukoreshwa muri iyi si.” Source: Ibyiringiro.rw

Abakirisitu bo muri Palesitine, abarabu, n’abo mu bindi bihugu bitandukanye bemerewe kwizihiriza umunsi w’ivuka rya Yesu i Yerusalemu nk’uko byatangajwe na leta ya Isirayeli.

Leta ya Isirayeli kandi yemereye bamwe mu banya Paresitine kuzajya gusura imiryango yabo mu gace ka Gaza, agace kamaze igihe gafunze. Intego y’ibi bikorwa ni ugutanga uburenganzira ku bashaka gusenga.

Kubona ubu burenganzira ntabwo ari buri gihe nkuko uwitwa Tanuss yabitangaje avuga ko hari ibihe bimwe na bimwe mu mwaka bemererwa kugera i Yerusalemu mu minsi mikuru, cyangwa mu nsengero ziri yo. Avuga ko bitaba byoroshye kubona ubwo burenganzira.

Kuba badakunda kubona uburenganzira bitewe n’umutekano bigira ingaruka ku miryango kuko bituma abantu batabonana n’abandi bo mu miryango yabo.

Joseph Mouganem we yatangaje ko akunze iyi mpano bahawe yo kurara ijoro rya Noheli i Yerusalemu mu nshuti. Akunze kandi kuzicara mu misa ya nimugoroba i Yerusalemu no kubona abanya palesitine bagera i Gaza yigaruriwe na Hamas kuva mu mwaka wa 2007.

Kuri iyi nshuro abantu 700 bazava muri Gaza bajya muri Palestine ndetse babashe no kugera no mu bindi bice bitandukanye na Yerusalemu y’iburasirazuba, ndetse n’abandi batuye Cisjordaniya bazemererwa gusura abavandimwe babo i Gaza.

Buri mwaka iyo umunsi mukuru wa Noheli wegereje ingabo za Isirayeli, iza Palestine, ubuyobozi bwa Beterehemu, ubuyobozi bw’amatorero ndetse n’imiryango mpuzamahanga baraterana bakiga uburyo gahunda zo kwizihiza uyu munsi zizagenda ndetse n’uburyo urujya n’uruza rw’abantu muri aka gace ndetse n’ahandi bizakorwa mu gihe cy’ukwezi. Bemeje ko abantu zazajya batembera bakizihiza iyi minsi mikuru.

Isirayeli guhera mu mwaka wa 2013 yashyize imbaraga mu kureka abantu bakabona uburenganzira bwo gusenga mu kwizihiza iminsi mikuru bigatuma abakirisitu babona uko bisanzura kandi bakishimira iyi minsi mikuru banezerewe.

Infochretienne.com

[email protected]

Natambagiye amataba mpinguka mu mpinga z’imisozi nibwo nkubitanye n’igitabo mu gitaramo

Ubwoba bukintashye numva giteruye amagambo, gisesekaza ibigwi byacyo biteye bitya kigira kiti:

Nitwa Bibiliya Yera kuko n’ibimba munda ari ibyera

Ndi inyamibwa nyamwihare mu gitaramo cy’abasenga nkababera umutsima n’igikombe cy’ubuki kidasigaye

Ndi inkuba y’umujyanama nakubitiye Satani mu bikari ibikanu bikebanira mu marembo none urugo ntashyemo Bibiliya, Satani arugira umwishywa nkarugira umubyara

Ndi ingabo itagomba igisonga nakubitiye urupfu mumatorero bene gukizwa bati turanesheje urupfu kuri twe si igihombo ahubwo ni inyungu kuri twe

Ndi igitabo giteye neza kandi kidahenda ukiguze akizi umubwirwa n’udutwenge egendana inzira yose

Ndi igitabo gitera ibitwenge mu bariraga ayo kwarika umudiho bakawucinya

Ndi Bibiliya Yera

Src: Social media

Imibabaro, uburwayi, umunaniro, kwigunga n’ibindi ni bimwe bitera kwiheba. Bigera ku bantu bose waba ukijijwe cyangwa udakijijwe ariko mu gihe wakiriye Yesu ntabwo ukwiriye kugira ubwoba kuko hari amasezerano yagufasha guca muri ibyo byose ukomeye.

I. Izi nshingano ziraremereye kuri njye
2 Timoteyo:1:7 “Kuko Imana itaduhaye Umwuka w’ubwoba ahubwo yaduhaye umwuka w’imbaraga, urukundo no kwirinda.

II. Natakaje akazi kanjye ni gute nzashobora gucyemura ibibazo by’umuryango
Abafiripi: 4:6-7 “Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye mubyingingiye mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya azarinde imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”

III. Ntabwo ndi umubyeyi mwiza. Ndananiwe nahisemo nabi.
Matayo:11:28-30 “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu kuko kunkorera kutaruhije n’umutwaro wanjye utaremereye.

IV. Ibyo ntinya kenshi bingeraho nakora iki?
Abaroma: 8:28 “Kandi tuziko ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza nkuko ybigambiriye.”

V. Ntawe njyambwira ibyanjye, nzisanga nsigaye ndi njyenyine

Zaburi: 107:9 “Kuko yahagije umutima wifuza n’umutima ushonje yawujuje ibyiza.”

VI. Buri gihe nisanga ndi gukora ibyaha bimwendashaka kubohoka

Abaroma:6:22 “Ariko noneho ubwo mwabatuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho.”

VII. Ntabwo ngishoboye kwihanganira uyu mubabaro, ugomba guhagara.
2 Abakorinto: 4:17-18 “Kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuteremera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye natwe ntitureba ku biboneka,ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibinoneka ari iby’igihe gito naho ibitaboneka n’iby’iteka ryose.”

Tubaho mu buzima bwo gushidikanya ariko ukwiye kureka kwiganyira ugirire Imana icyizere ndetse wemere kubaho ubuzima butuma ushima Imana.
Abaroma: 8:32 “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?”

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Umuntu wa mbere umaze ugihe kinini ku isi ni umukirisitu, akomoka muri Jamaica afite imyaka 117 aracyategereje Yesu kandi akunda Itorero ry’Imana.

Violet Mosse-Brown yavutse tariki 10 Werurwe 1900. Yabatijwe afite imyaka 13 avuga ko kwizera Yesu, kubaha umuryango, Ijambo ry’Imana no gukorera Imana byamufashije kumara igihe kinini amaze ku isi.

Violet azwi cyane ku kazina bakunda kumwita “Tante V” mu mwaka wa 2010 yabwiye ikinyamakuru Jamaique Gleaner ko akunda Itorero.
Umurongo wo muri Bibiliya Violet akunda ni mu Kuva: 20:12 “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.”

Ubuzima bwa Violet ntabwo bwari bworoshye, kuko yabanje gukora akazi ko gusarura ibisheke mu mirima y’uruganda rw’isukari ariko aza kubivamo ajya kwikorera. Mu itorero yari umwanditsi, yari umwe mu bari bashinzwe gutegura ibikorwaby’itorero, umudozi ndetse aba n’umwarimu w’umuziki.

Avuga ko abakiri bato muri iyi minsi babaho ubuzima bworoheje, amazi abari hafi, bafite imodoka zibageza aho bashaka kujya, avuga ko iyo abigererenyije n’igihe cyabo amarira ashoka bitewe n’uburyo byamugoye kugirango umuryango we ugire ubuzima bwiza.

Tante V nubwo ashaje ariko aracyari umunyamasengesho. Aravuga ngo ukwiriye senga kubwa buri muntu wese uri ku isi. Yizihije isabukuru ye y’imyaka 117 nyuma y’iminsi micye umutariyani Emma Morano wari umaze imyaka myinshi cyane ku isi wabayeho mu kinyejana cya 19 apfuye.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Nyuma ya Utah muri 2016 Viriginie na Dakota nizo leta zibasiwe cyane na filime z’urukoza soni cyane.Muri Utah hatangiye ibiganiro ku kibazo cya filime z’urukoza nk’ikibazo kibangamiye ubuzima bw’abatuye leta zimwe na zimwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amasezerano yashyizweho umukono muri 2016 yamaganaga izi filime z’urukozasoni. Mu ntangiriro za 2017 leta ya Virginie na Dakota y’amajyepfo nazo zasinye amasezerano yo kwamagana izi filime z’urukoza soni, bavuga ko zimaze kugira ingaruka mbi zikomeye muri izi leta nkuko bigaragara ku nyandiko banditse igasinywaho n’abatuye Dakota bagaragazako bimaze kugera ku ntera nini kuko n’abana bato bamaze kujya bishora mu gukina izi filime, ndetse bikaba bimaze kurarura urubyiruko.

Bagaruka cyane ku ruhare rw’abagore n’abana muri izi filime z’urukozasoni bagaragaza ko abagore n’abana bakinishwa izi filime kungufu ndetse abagore n’abana basigaye bafatwa nk’ibikoresho byo gukinishwa muri izi filime. Ibi bikaba byongera ubucuruzi bw’abantu bajyanwa gukoreshwa mu gukina izi filime ndetse bikongera n’uburaya ndetse no gushora abana bakiri bato muri izi ngeso mbi zigira ingaruka ku buzima bw’abana.

Bavuga ko izi filime z’urukozasoni zigira ingaruka ku mitekerereze, ku marangamutima ndetse no k’ubuzima. Bagaragaza ko ubuzima bwa bamwe mu batuye izi leta bumaze kugirwaho ingaruka n’izi filime, hakaba hacyenewe amasomo kugirango abantu bareke izi ngeso mbi kuko zimaze kugira ingaruka zikomeye.

Muri Mutarama 2017 Virginie nayo yashyizeho amasezerano yo kwamagana izi filime kubera kwiyongera kw’ingaruka ziterwa no gukina zi filime ku bana bakiri bato.
Leta ya Tennesse nayo tariki 04 Mata yatangiye gutekereza uburyo izi filime zarwanywa ndetse zigahagarikwa.

Ubufaransa ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango igamije guteza imbere imibereho myiza y’imiryango n’uburezi mu Bufaransa tariki 21 kugera 27 Gashyantare 2017 yashize ahagaragara imibare igaragaza uburyo iki kibazo kimaze gufata intera yo hejuru mu bana batarageza imyaka y’ubukire:

Imibare igaragaza ko abana kuva ku mezi 05 kugera ku myaka 14 aribwo batangira kureba izi filime z’urukozasoni.

Ingimbi n’abangavu umwe kuri babiri bavuga ko barebye izi filime bakiri bato cyane.
Abarebye izi filime 84% bavuga ko barebye izi filime z’urukozasoni ku mbuga za internet.

44% mu ngimbi n’abangavu bakozweho ubushakashatsi bakoze imibonano mpuzabitsina bavuze ko bayikoze bitewe no kureba izi filime.

Laurence Rossignol minisitiri w’umuryango n’uburenganzira bwa muntu yatangaje ko bafashe ingamba zo kurwanya no gukumira abana bakiri bato kureba amashusho y’urukozasoni.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Imbuga nkoranya mbaga zahinduye ubuzima n’imibereho y’urubyiruko ariko zidakoreshejwe neza zishobora kwangiza urubyiruko mu mibereho yabo y’ahazaza.

Uyu munsi abasore n’abakobwa ntabwo bagikurana uburere bakura mu miryango mu nshuti ku mashuri ahubwo ibintu byinshi basigaye babikura ku mbuga nkoranya mbaga.

Kuri izi mbuga nkoranyambaga bahererekanya amafoto mu ibanga, bakahatakariza igihe, bakahakura kwiheba, imikino mibi ndetse n’amashusho y’urukozasoni. Urubyiruko rugirwaho ingaruka n’imbuga nkoranyambaga.

Umwanya batakaza bakora ibidafite ummaro ku mbuga nkoranyambaga bakawukoresheje bamamaza ubutumwabwiza bugirira abantu umumaro.

Ibintu 3 urubyiruko bakwiriye kumenya mu gihe bakoresha imbuga nkoranyambaba (Social Media)

Kumenya ibibi byazo

Imwe muri kamere iba mu muntu ni ubwibone. Ubwibone nibwo bwatumye abakomoka kuri Nowa bashaka kubaka inzu ndende kugira ngo bazagere mu ijuru kugirango biyubakire izina.

Kimwe mi bibi by’imbuga nkoranyambaga n’ubwibone bwo gushaka kubaka izina.
Ugomba gukora ibishoboka byose kugirango udashaka kubaka izina ryawe ku mbuga nkoranya mbaga ukagira ubwenge mu gihe uzikoresha kuko hari abashaka kumenyekana bakoresheje ibiganiro by’ubusambanyi n’ibindi biganisha abantu mu ngeso mbi ndetse bagashyiraha n’amafoto aganisha ku busambanyi kugirango bamenyekane cyane, ndetse abandi bakanabeshya kugirango bubake izina ku mbuga nkoranyambaga.

Kumenya ingaruka zigira

Abantu b’Ibabeli bakoze ibintu ku buryo butaribwo kuko bafashe amatafari bayakoresha mu mwanya w’amabuye ndetse n’ibumba mu cyimbo cy’ibyondo.

Itangiriro: 11:3 “Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane” kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibumba.”

Mu myibakire umuntu aba agomba kubaka ikintu gikomeye ariko n’ubwiza nabwo ni ingenzi. Ariko usanga abantu benshi birebera ubwiza gusa. Ibi nibyo biba ku rubyiruko birebera ubwiza aho kureba ibintu bifite umumaro mu gihe bari ku mbuga nkoranyambaga.

Kwirinda n’ikintu cy’ingenzi utaragerwaho n’ingaruka ngo ube wajya kwivuza.
Imikino myinshi iba ku mbuga nkoranyamba n’imikino itari imikino nyakuri nkuko abo mu murwa wa babeli bakoresheje ibikoresho bitandukanye n’ibikoresho bisanzwe bikagira ingaruka yo kuzana urujijo mu bantu, ibintu byinshi bibera ku mbuga nkoranyambaga nk’imikino ibindi bigira ingaruka zo kuzana urujijo mu rubyiruko, kuko n’ibinyoma bigamije gusenya urubyiruko.

Gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bwenge ku buryo bikugirira umumaro ndetse n’abandi

Imbuga nkoranyambaga ni igikoresho cyiza kidasanzwe gishobora kugirira umuntu umumaro kikawugirira n’abandi mu gihe gikoreshejwe neza. Igikoresho cyose gishobora gukoreshwa neza kikagira umumaro ariko iyo gikoreshejwe nabi kigira ingaruka mbi. Urubyiruko rukwiriye gukoresha imguga nkoranyambaga mu buryo buhesha abandi umugisha.

Urubyiruko rukwiriye gukoresha amahirwe bafite yo kugira inshuti nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bakabagezaho Ijambo ry’Imana bakamenyesha urungano Yesu
.
Ababyeyi nabo bafite inshingano zo kumenyesha urubyiruko ingaruka imbuga nkoranyambaga zishobora kugira ku rubyiruko mu gihe bazikoresheje nabi ndetse no gukomeza kubaha uburere bwiza kugirango babashe gukurana uburere bwiza batangijwe n’imbuga nkoranyambaga.

infochretienne.com
[email protected]

Libya uyu munsi hari guverinoma 3 abantu bahora mu mirwano uko bwije n’uko bucyeye barwanira ubutegetsi. Itorero muri Libya rirararenganywa cyane kuko nubwo abandi barwanira ubutegetsi hari abatishimiye ko abakirisitu bakora ibikorwa by’ivugabutumwa bakitwaza intambara bakabarenganya.

David ni umwe mu bahuye n’akarengane umaze muri iki gihugu imyaka 20 amaze kuva mu rupfu inshuro nyinshi nyuma y’akarengane amaze gukorerwa inshuro nyinshi.
Aravuga uburyo Imana yamukijije umunsi umwe ubwo yari mu biro umuntu aza kumureba yibwira ko hari icyo aje kumusaba.

Amugezeho amutunga imbunda ntoya aramubwira ngo nguhaye ibyumweru 2 gusa ngube wavuye muri aka gace nuba utarahava nzahita nkurasa mu mutwe upfe kandi urabizi ko turi muri Libya ndakwica kuko uri umunyamahanga. Arongera aramubaza ngo nta bwoba ufite, David aramubwira ngo hoya, ahita agenda.

David akomeza avuga ko yahise yegeranya itsinda ry’abanyamasengesho bari basanzwe basengana abatekerereza ibyamubayeho bahita bafata gahunda yo gusenga biyirije ubusa. Baravuga ngo uyu muntu yaduhaye ibyumweru 2 natwe tumuhaye icyumweru kugirango abe agiye.

Nyuma y’cyumweru bagiye kubona babona imodoka iraje iramutwaye n’umugore we n’abana be n’ibintu bye byose bahita bimukira mu kandi gace. Byari ibyishimo kubona uburyo Imana yumvise gusenga kwabo ikimura umuntu wari ubabereye ikibazo.

Abakirisitu baturuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara bakunda kwibasirwa n’amabandi bakabagabaho ibitero. David yakurikiwe n’aya ma bandi ubwo nawe yari mu ivatiri ye bashaka kumwica.

Avuga ko yabonye imodoka ikurikira imodoka yari arimo ishaka kumunyuraho atangira kugira impungenge ko abo bantu bashaka kumugirira nabi. Nuko ahagarika imodoka ye kuruhandi avamo, akigera hanze yumva urufaya rw’amasasu, nuko atangira kwikorakora ngo arebe ko batamurashe yikozeho asanga afite amaraso. Amenya ko amasasu barashe yamugezeho. Ageze mu rugo yakuyemo imyenda kugirango arebe ko ya masasu yinjiye mu mubiri abona ntabwo yinjiye mu mubiri uretse kuba yari yamukomerekeje gusa.

David abonye amasasu atinjiye asubira kureba hamwe yari yahagaritse imodoka asanga niho ya masasu bamurashe yatakaye arayafata ashima Imana kuko yamurokoye urupfu.

Muri Libya habarirwa abakirisitu b’abimukira barenga ibihumbi makumyabiri, babuzwa uburenganzira bwo gusenga no gutunga Bibiliya zanditse mu cyarabu kuko bituma benshi bahinduka abakirisitu bakava muri isilamu.

chretien.news.com
[email protected]

Bibiliya imaze guhindurwa mu ndimi 540 zitandukanye, mu gihe iezerano rishya rimaze guhindurwa mu ndimi 1320. Guhindura Ijambo ry’Imana mu rurimi rw’amarenga byari bitarakorwa mu gihe hashize imyaka 480 Bibiliya ihinduwe mu gifaransa, kuko yahinduwe mu mwaka 1535.

Hashize imyaka hagati ya 20 na 30 hashakwa uburyo Bibiliya yashyirwa mu rurimi rw’amarenga nkuko byatangajwe na Rob Myers umuyobozi w’umuryango ugamije kwamamaza ubutumwabwiza ku isi yose.

Uyu muryango ufatanyije n’imiryango y’abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bamaze gushyiraho ibipimo ngenderwaho mu guhindura Bibiliya mu rurimi rw’amarenga kugirango indi miryango yose izagendere kuri ibyo bipimo.

Myers atangaza ko byabatwaye umwaka wose kugirango babashe gushyiraho ibyo bipimo, nyuma bajya kubyereka ihuriro ry’amashyirahamwe mpuzamahanga ya Bibiliya kugirango bemeze amabwiriza mashya.

Myers atangaza ko guhindura Bibiriya mu rurimi rw’amarenga ari ikintu gikomeye babashije kugeraho kuko abantu bafite ubu bumuga nabo bakwiriye kugerwaho n’Ijambo ry’Imana mu rurimi bakoresha kuko ari uburenganzira bwabo.

Izi ndimi z’amarenga ziri mu ndimi zirenga 400 uyu muryango ukaba uri gukora ibishoboka byose kugirango izi ndimi zose z’amarenga uko zirenga 400 zibashe guhindurwa nabo bagerweho n’ijambo ry’Imana nk’abandi bantu.

Myers atangaza ko mu indimi z’amarenga 400 bamaze guhindura 5% gusa, agaragaza ko bafite akazi kenshi kataboroheye kugirango nibura babashe kuzikorera zose.

Christian news.com
[email protected]

Gusoma Bibiliya mbere y’amasomo gusa byari bihagije kugirango umunyeshuri w’umukirisitu muri kaminuza ya Arizona ahagarikwe n’umwarimu we yitabaje n’umuyobozi w’ishami yigamo.

Campus Reform yatangaje muri Gashyantare ko Mark Holden w’imyaka 22 y’amavuko wo muri kaminuza ya Arizona y’amajyaruguru, yategetswe n’umwalimu we Heather Martel gusohoka mu isomo rye nyuma yo kwanga gusohora Bibiliya mu ishuri mu gihe uyu mwarimu yari aje kwigisha.

Mwalimu yahamagaye umuyobozi w’ishami Derek Heng kuvugana na Holden ibyo baganiriye arabifata kugirango azabimiregeshe.
Heng abaza Holden ngo mwalimu Martel yanze guhagarara iruhande rwawe ngo yigishe kuberako wari ufite, Bibiliya wanze kuyisohora hanze y’ishuri? Agaragaza ko ariyo mpamvu yabimuteye.

Even na Heng babwiye Holden ko atazi ibyo yakoze kwinjirana Bibiliya mu ishuri kuko ituma atabasha gukurikira amasomo neza, ariko we yiregura avuga ko yari arimo ayisoma mbere yuko amasomo atangira atigeze asoma Bibiliya mu gihe cy’amasomo.

Martel yahise asaba ko Holden yakwandika umwandiko ashishikariza abantu ubusambanyi ndetse avuga cyane ibintu bihabanye n’ibyanditse muri Bibiliya, ariko akora ibahabanye n’ibyo bamubwiye, aho gukora ibyo, yandika inkuru y’abayisilamu 2 bo muri California bafashe umugore ku ngufu bakiregura bakoresheje ikorowani.

Bahita bamushinja ivangura bwoko bamwirukana mu ishuri bavuga ko icyo cyaha batacyihanganira, nawe yiregura avuga ko isilamu atari ubwoko kandi ko yivugiraga aba bagabo 2 atavugaga abayisilamu bose cyangwa ngo agire icyo avuga ku ikorowani.

Martel yahise yandikirwa urwandiko rumwirukana ashinjwa kutubahiriza amategeko agenga ishuri no kuvuga amagabo atari meza yibasira abantu bamwe ndetse bimenyeshwa n’abanyeshuri biganaga na Holden.

Christian post.com
[email protected]

Iminsi turimo ni iminsi igoye cyane abakirisitu mu bihugu bitandukanye ku isi nkuko umuvugabutumwa Flanklin Graham yabyanditse ku rukuta rwe rwa facebook agaragaza ko raporo yashyizwe ahagaragara igaragaza ko abakirisitu miriyoni 215 bahuye n’akarengane gakomeye.

Igikenewe cyane ni amasengesho. Hari uburyo butane bwagufasha gusengera abakirisitu bahura n’akarengane mu duce dutandukanye ku isi. Raporo igaragaza uko akarengane gakorerwa abakirisitu gahagaze ikazasohoha tariki 10 Gicurasi 2017.

Ikazibanda kugaragaza uko akarengane mu matorero atandukanye gahagaze n’ingorane abayobozi bayo bahura nazo bazira imyizerere yabo cyane cyane muri Mexico na Siriya.

Billy Graham yavuze ko amasengesho ari intwaro ikomeye ikaba ariyo mpamvu abakirisitu bakwiriye kwifashisha uburyo 5 kugirango bahangane n’akarengane gakorerwa bagenzi babo.

1. Gusengera abari hagagati mu karengane (Abaheburayo: 13:3)
“Mwibuke imbohe n’ababohanywe nazo, mwibuke n’abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri.” Icyegeranyo kukarengane gakorerwa abakirisitu cyagaragaje ko abakirisitu 322 bicwa buri kwezi bazira imyizerere yabo. Abakirisitu bakwiriye gufata iyambere mu gusengera abarenganwa kuko biba inkomyi mu kwamamaza ubutumwabwiza bwa Yesu ku bantu benshi.

2. Gusengera abakora akarengane (Matayo: 5:44)
“Ariko njyewe ndababwira ngo mukunde abanzi banyu musabire ababarenganya.” Abakirisitu bakwiriye gusenga kugirango Imana ifungure amaso y’ababarenganya kandi Imana ibahe imitima mishya kugirango urukundo rw’Imana rusage imitima yabo babashe kumurikirwa n’umucyo. Kandi mu gihe musenga mukwiriye kumenya ko Imana yatanze umwana wayo w’ikinege kubw’abantu bose (Yohana: 3:16). Ntabwo yifuza ko hari umuntu n’umwe warimbuka Ezekiyeli: 18:23).

3. Gusengera imiryango n’inshuti z’abahura n’akarengane (Abaheburayo:4:16)
“Nuko twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugirango tubabarirwe tubone tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” Dusabe Imana gukomeza imiryango ihura n’akarengane, kugirango Imana ikomeze kwizera kwaba batava mu muhamagaro Imana ibahamagarira.

4. Gusengera Amatorero ngo abyuke (Ibyakozwe n’Intumwa: 4:23-35)
Gusabira umubiri wa Krisito ariwo torero kuba umwe nkuko Itorero rya mbere bari umwe basangira ibyabo. kandi bikoranirane imitwaro kuko Yesu yavuze ko Itorero ari umubiri we abantu bakwiriye gufatanya guhangana n’ingorana bahura nazo kugirango babashe gufasha abahura n’akarengane cyane kwihanagira iyo mibabaro.

5. Gusenga kugirango abayobozi bagire icyo bakora kugirango barwanye akarengane gakorerwa abakirisitu (Zaburi: 2:10-11)
Imana igaragaza ko mu abayobozi bafite inshingano zo gukemura akarengane akariko kose. Dukwiriye gusenga kugirango Imana ibashyiremo imitima ifite ubushacye bwo guca akarengane gakorerwa abakirisitu ku isi.

billygraham.org
[email protected]

Franklin Graham yatangaje ko abakirisitu muri Amerika kubera kutavuga rumwe n’amashyirahamwe y’abaryamana bahuje ibitsina kuko bashaka ko bagendera mu murongo wabo mu gihe abakirisitu batabyemera kuko bihabanye n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga.

Umuvugabutumwa Franklin Graham yabitangaje ubwo yaganiraga na radio Washington Watch ubwo bamutumiraga mu kiganiro cyavugaga ku guca akarengane gakorerwa abakirisitu ku isi, ibikorwa biri kuganirwaho kugeza tariki 13 Gicurasi I Washington.

Muri iki kiganiro uyu muvugabutumwa yatangaje ko akarengane gakorerwa abakirisitu atari agashingiye ku bikorwa by’iterabwoba gusa ahubwo ka hari ibyemezo bya politike bifatwa n’abayobozi bihabanye n’ibyo Bibiliya ivuga bikabera abakirisitu inzitizi zo gukora ibyo Imana ishaka.

Muri iki kiganiro Franklin Graham yagaragaje bimwe muri byo bikorwa bikorerwa abakirisitu muri Amerika, avuga abafite inganda bahatirwa kugirisha ku bantu bahuje ibitsina no kugurisha imiti ifasha abagore n’abakobwa gukuramo inda kandi bazi ko bihabanye n’imyizerere yabo.

Avuga ko itegeko rya mbere mu Itegekonshinga rya Amerika rivuga ko Inteko idakwiye gutora itegeko rigamije kubuza umudendezo iyobokamana, n’ukwishyira ukizana mu gutambutsa ibitekerezo n’itangazamakuru, ndetse n’uburenganzira bw’umuturage bwo gusenga mu mahoro no guha Guverinoma ibitekerezo byo guca akarengane. Ariko imiryango y’abatinganyi imaze kugira imbaraga mu gutuma leta ifata imyanzuro ititaye ku bandi bantu.

Graham atanga urugero bw’abakirisitu bakora amagato muri Oregon baciwe amande y’135.000$ na Leta bazira kwanga gukorera gato abageni bari bagiye gushyingiranwa bahuje ibitsina. Bigaragara ko ari akarengane bakorewe bazira imyizerere yabo.
Yatanze urundi rugero rwa Farumasi y’abakirisitu muri Washington yanze gushyira mu bikorwa gahunda leta yabahaye yo kugurisha imiti ifasha abagore n’abakobwa bashaka gukuramo inda yahanwe. Graham agaragaza ko muri Amerika naho hari ibikorwa byo kurenganye abakirisitu mu buryo bugaragara, avuga ko bamwe bahagaritse ibikorwa byabo by’ubucuruzi kubera kwanga gufasha abashakana bahuje ibitsina mu gihe babihatirwaga na leta.

Mu cyumweru gishize perezida wa Amerika Donald Trump yumvise ijwi ry’abakirisitu asinya itegeko riha uburenganzira bwo gusenga umuntu wese ndetse ko miryango cyangwa umuntu wemerewe kuzira kutubahiriza ibijyanye n’imyizerere ye bitewe n’ibyo atemera ku gushaka n’ibitekerezo bya Bibiliya.

chretien.news
[email protected]

Muri iki cyumweru nibwo hagaragaye inkuru ku bitangazamakuru byinshi y’ikinyoma yavugaga ko umupasiteri wo muri Zimabwe yariwe n’ingona 3 ubwo yashakaga kugenda hejuru y’amazi nka Yesu ariko mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Observateur Chrétien yasanze iyo nkuru itabayeho.

Mu bushakashatsi Observateur Chrétien yakoze ku nkuru yagaragaye ku bitangazamakuru byinshi yavugaga ko umupasiteri witwa Jonathan Mthethwa yashatse kwigana Yesu ngo agende hejuru y’amazi nyuma yuko yari yigishije ku kwizera mu materaniro, iki kinyamakuru cyabashije kumenya ko muri Zimbabwe nta mu pasiteri witwa aya mazina.

Umudiyakoni uvugwa muri iyi nkuru witwa Nkosi uvugwa muri iyi nkuru avuga ko pasiteri babonye pasiteri aribwa n’ingona ntibongera kumubona, nyuma bongeye kubona inkweto yari yambaye n’umwenda w’imbere yari yambaye bireremba hejuru y’amazi ibyo ntabyigeze biba.

Nyuma yo kubona iyi nkuru iki kinyamakuru cyabajije abantu benshi muri Zimbabwe bagaragaje ko iyi nkuru ari inkuru mpimbano ibi bintu bitigeze bibaho ahubwo ari inkuru abantu bihimbiye kugirango bateshe agaciro ubukirisitu, ndetse no mu bushakashatsi bakoze kuri internet ntabwo bigeze babona uyu mudiyakoni witwa Nkosi.

Ikinyamakuru Mashable gikorera muri Zimbabwe nacyo cyatangaje ko itorero rivugwa ko pasiteri Mthethwe yari ayoboye ryitwa “Saint of the last days” ritabaho muri Zimbabwe. Ikindi ni uko uwitwa pasiteri Mthethwa ugaragara muri iyi nkuru nta kintu na kimwe kimugaragaza kumbuga zitandukanye za internet z’ikintu yigeze akora mu gihe bigaragara ko yari umuntu uzwi.

Christian news
[email protected]

Hari inzitizi nyinshi abantu bajya bitwaza bakava mu matorero basengeramo ariko zitari zikwiriye kuba zibajyana, reka turebere hamwe 10 muri zo n’icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho.

Itorero ryuzuye uburyarya
Abaroma: 3:23 “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana”.

Ntabwo nemerana n’abayobozi b’Itorero
Abaheburayo: 13:17-18 “Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko aribo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugirango babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kubamarira mwebwe.”

Nta muntu umeze nkanjye ntabwo nzashaka inshuti
1 Abakorinto: 12:27 “Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwa rwawo.”

Mfite ibintu byinshi byo gukora ariko nkabura umwanya
Matayo: 6:33 “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongererwa.”

Nshobora gukurikirana amateraniro ariko ntahari
Abagaratiya: 6:10 “Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.”

Mfite umutima unshira urubanza
Yakobo: 5:16 “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane kugirango mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”

Nkeneye ikiruhuko
Abaheburayo: 10:24-25 “Kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko muushaho kugenza mutyo.”

Nta torero mbona rimbereye
Abafiripi: 3:8 “Ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Kubw’uwo nahomye ibyanjye byose ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndomke Kristo.”

Ndananiwe
1 Ngoma: 16:11 “Mushake Uwiteka n’imbabazi ze, mushake mu maso he iteka ryose.”

Nakomereyeye mu Itorero nsengeramo
Abakorosayi: 3:13 “Mwihanganirane kandi mubabarirane ibyaha uko umuntu agize icyo apfa na n’undi. Nkuko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.”

Infochretienne.com
[email protected]

Urutonde rugaragara muri iyi nkuru ni ibarura ry’abaturage b’abayisilamu ryakozwe muri Mutarama 2011 rushobora gufasha abakirisitu kumenya umurimo bafite n’uburyo bakwiriye gusenga kugirango Imana igire icyo ikora ubutumwa bwiza bubashe kugera muri ibi bihugu by’abayisilamu.

Abakirisitu bakwiriye gushyira imbaraga mu bikorwa by’ivugabutumwa kuko kuza kwa Yesu kwegereje kugirango umubare w’abarimbuka ugabanuke Imana yongere umubare w’abakizwa.

Mu bihugu 193 bizwi mu muryango w’abibumbye (ONU), 48 bigizwe n’umubare mwinshi w’abayisilamu, bisobanuye ko igihugu kimwe muri bine ari igihugu gituwe n’abayisilamu (25%) isi igizwe n’umubare mwinshi w’ibihugu by’abayisilamu.
Uru rutonde rw’ibihugu bituwe n’abayisilamu benshi ntabwo regaragaraho ibihugu umubare w’abayisilamu uri munsi ya 50% nka Nigeriya (47%), Guine Bissau (42,8%) Cote c’Ivoire (40%) Eritereya (36,5%), Macedoine (34,9%), Etiyopiya (33,8%), n’ibindi bihugu ikigereranyo kitagera kuri 20%.

1. Maroc (99,9 %)
2. Afghanistan (99,8 %)
3. Iran (99,6 %)
4. Mauritanie (99,2 %)
5. Tunisie (99,1 %)
6. Tadjikistan (99 %)
6. Yémen (99%)
8. Irak (98,9 %)
9. Jordanie (98,8%)
10. Somalie (98,6 %)
10. Turquie (98,6 %)
12. Azerbaïdjan (98,4 %)
12. Maldives (98,4 %)
14. Niger (98,3 %)
15. Comores (98 %)
16. Palestine (97,5 %)
17. Arabie saoudite (97,1 %)
18. Djibouti (97 %)
18. Soudan (97 %)
20. Libye (96,6 %)
21. Ouzbékistan (96,5 %)
22. Pakistan (96,4 %)
23. Émirats arabes unis (96%)
24. Sénégal (95,9 %)
25. Gambie (95,3 %)
26. Égypte (94,7 %)
27. Turkménistan (93,3)
28. Syrie (92,8%)
29. Mali (92,4 %)
30. Kosovo (91, 7 %)
31. Bangladesh (90,4 %)
32. Kirghizstan (88,8 %)
33. Oman (87,7 %)
34. Indonésie (87,2 %)
35. Koweït (86,4 %)
36. Guinée (84,2 %)
37. Albanie (82,1 %)
38. Bahreïn (81,2 %)
39. Qatar (77,5 %)
40. Algérie (72 %)
40. Sierra Leone (72 %)
42. Bosnie-Herzégovine (70 %)
43. Malaisie (61,4 %)
44. Liban (59,7 %)
45. Burkina Faso (58,9 %)
46. Kazakhstan (56,4 %)
47. Tchad (55,7 %)
48. Brunei (51,9 %)

Christian news
[email protected]

Abakirisitu bakunda kubaho ubuzima bwa Gikirisitu ariko ugasanga birengagiza gufasha abacyene kandi Ijambo ry’Imana hari icyo ribivugaho.
Bibiliya ivuga ko Yesu nagaruka azita ku Itorero nk’umugeni we ridafite ikizinga n’umunkanyari. Mu isi agabore b’abaperezida bakunda kugaragara mu bikorwa byo gufasha abantu bafite ibibazo.

Itorero bibiliya iryita umugore w’umwami Yakobo: 1:27 “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”

Dore imirongo 22 igaragazauburyo abakirisitu bakwiriye kwita ku bacyene

Yakobo: 1:27 “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”

Matayo: 25:31-46 “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere, abarobanure nkuko umwungeri arobanura intama mu ihene. Intama azazishyira iburyo n’ihene bwe,azishyire ibumoso bwe. Umwami azbwira abari iburyo bwe ati “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa ku isi, kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo kunywa, nari umushyitsi muranshumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kunsura.”

Luka: 14:12-14 “kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro ntukararike inshuti zawe cyangwa bene so cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi batazakurarika nawe bakwitura, ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi, ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranutsi bazutse.”

Luka: 3:11 “Arabasubiza ati “Ufite imyenda umwe awuhe utawufite, n’ufite ibyo kurya nagire atyo na we.”

Imigani: 19:17 “Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka nawe azamwishyurira ineza ye.”

1 Yohana: 3:17-18 “Ariko se ufite ibintu byo mu isi akareba ko mwenese akennye akamukingira imbabazi ze, Urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute? Bana bato twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.”

Imigani: 14:31 “Urenganya umukene aba atuka iyamuremye, Ariko ubabarira umutindi aba ayubashye.”

Gutegeka kwa kabiri: 15:11 “kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu, nicyo gitumye ngutegeka nti “Ntuzabure kuramburira iminwe mwene wanyu w’umukene w’umworo uri mu gihugu,”

Yesaya: 58:6-10 “Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigoz y’uburetwa mukarenganura abarengana kandi mugaca iby’agahato byose. Kandi ukarekura ugatanga ibyo kurya byawe ukagaburira abashonje, ukazana abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe wabona abambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.”

Ibyakozwe n’Intumwa: 20:35 “Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati: Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”

Zaburi: 82:3 “Muce imanza zikwiriye uworoheje n’imfubyi, Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n’umutindi.”

Imigani: 28:27 “Uha umukene ntazakena, ariko ubirengagiza azahaga imivumo.”

Abarewi: 25:35 “Mwene wanyu nakena akananirizwa gukora n’intege nke imbere yawe ujye umufasha, mubane nk’umunyamahanga ugusuhukiyeho.”

2 Abakorinto: 9:9 “Nk’uko byanditswe ngo “Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”

Luka: 12:33 “Mugure ibyo mufite mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza aribwo butunzi buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntibubwonone.”

Imigani: 14:21 “Ugaya umuturanyi we ab akora icyaha ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.”

Imigani: 29:7 “Umukiranutsi azi urubanza rw’umukene, ariko umunyabyaha ntabwenge afite bwo kurumenya.”

Matayo: 5:42 “Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwereke umugongo.”

Matayo:1:1-4

Ezekiyeli: 16:49 “Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n’ibyokurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubw’abakobwa be kandi ntiyakomeza ukuboko kw’abakene n’indushyi.”

Matayo: 19:21 “Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abacyene ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko unkurikire.”

Christen news
[email protected]

Yesaya: 41:10 “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo ariko gukiranuka kwanjye.”

1 Yohana: 4:18 “Mu rukundo nti harimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.”

Zaburi: 94:19 “Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, Ibyo umpumuriza bishimisha ubugingo bwanjye.”

2 Timoteyo: 1:7 “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.”

Zaburi: 23:4 “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe nibyo bimpumuriza.”
Imigani: 12:25 “Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo mutima.”

Matayo: 6:34 “Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.”

1 Petero: 5:6-7 “Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana kugira ngo ibashire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe.”

Yesaya: 35:4 “Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhora, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.”

Mariko: 6:50 “Aherako arababwira ati: “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”

Infochretienne.com
[email protected]

Abashakashatsi muri Isiraheli bagaragaje ibimenyetso bigaragaza kandi bikemeza igitangaza kigaragara muri Bibiliya, mu gitabo cya Yosuwa:10 ubwo yahangarikaga izuba nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Charisma News.

Yosuwa:10:12 tuhasanga inkuru ivuga uburo Yosuwa yahagaritse izuba mu rugamba barwanagamo n’Abamorii Gibeyoni.
“Umunsi umwe Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y’Abisirayeli ati “Zuba, hagarara kuri Gibeyoni nawe kwezi, hagarara mu gikome cyo kuri Ayaloni.”

Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhora inzigo ababisha babo. Mbese icyo ntabwo cyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk’umunsi wose.
Kandi ntamunsi wahwanye n’uwo mu yawubanjirije n’uwo mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniriye Abisirayeli.” Yosuwa:10:12-14

Abahanga bagaragaje ko iki gikorwa cyabaye ari “ubwirakabiri bw’isi”. Nyuma yo kugenzura amakuru bakuye mu kigo cy’abanyamerika cy’ubushakashatsi NASA, amakuru yagaragaje ko habaye ubwirakabiri bwatumye amasaha ahagarara umwanya munini mu gace ka Gibeyoni hagati y’umwaka wi 1.500 ni 1000 mbere y’ivuka rya Yesu.

Abakoze ubushakashatsi ndetse bagatagaje neza amatariki iki gikorwa cyabereye ndetse n’amasaha, bavuze ko byabaye tariki 30 Ukwakira 1.207 ku isaha ya Saa kumi n’iminota makumyabiri n’umunani (4:28).

Christian news
[email protected]

Umugabo w’umunyakanada wamaze igihe kinini atagira aho kwikinga (aho kuba) nubwo na we agikeneye ubufasha yatanze amadolari ibihumbi icumi ayaha ikigo cya SOS cyamufashije kikamwitaho kimukuye ku muhanda nyuma yo kumenya inkuru y’uko kigiye gufunga imiryango kubera ibibazo by’ubukene bwari bugikomereye.

Uwo muntu utarashatse ko amazina ye amenyekana w’umunyakanada mu mujyi wa Ontario yikoze mu mifuka atanga amadolari ibihumbi icumi ($10,000 ) na we yari yahawe mu buryo bw’inkunga n’ikigo cy’ishuri abamo. Akaba yarabikoze agamije gutera inkunga SOS muri gahunda yayo yo kurwana ku batakigira kivurira baba ku mihanda.

Ubusanzwe, “SOS (Street Outreach Services) Program” ni gahunda igamije gushakira ababa mu mihanda aho kwikinga no kubavura ndetse no kubigisha.

SOS ikorera mu mujyi wa Thunder Bay ho muri Canada, ikaba yari yahuye n’ibibazo bikomeye by’ubukene kuburyo yari mu inzira zo guhagarara by’agateganyo nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwayo.

Umuntu, utarashatse ko amazina ye amenyekana, wahoze atagira aho aba akimara kumenya iby’inkuru y’uko icyo kigo gishobora guhagarara yagize umutima gutanga ayo mafaranga $10,000 kugira ngo incuti ze “zikomeze kubaho zitekanye.”

Ubuyobozi bw’iyo nzu (ya SOS) yakira abatagira aho kuba, mu itangazo rigenewe abanyamakuru bwasohoye, bwavuze ko uwo muntu watanze ayo amafaranga atagiraga aho aba, ndetse ko nyuma yo kuyatanga yasabye ko amazina ye yakomeza kugirwa ibanga ntatangazwe.

Ubuyobozi bwongeraho ko uwo muntu wifuje ko amazina ye yagirwa ibanga, yagize iki gitekerezo kuko yari amaze kumenya icyo kigo cya SOS gifite izina rya ‘Matawa First Nations’ yahoze abamo mu myaka yashize kiri mu nzira zo gufunga imiryango by’agateganyo no kuba giharitse gahunda zacyo zo kuvana abantu ku muhanda bashakirwa aho kwikinga kubera ibibazo by’ubukene bucyugarije, ibintu bishobora gushyira mu kaga gakomeye abatagira aho kwikinga n’abandi bantu kuburyo hari n’abo byaviramo kujyanwa mu bitaro kubera ibibazo bimwe na bimwe by’ubuzima byaturuka ku mibereho mibi.

Ubuyobozi bw’icyo kigo bwagerageje kumusubiza sheki ye kuko nawe akiyikeneye maze arayanga…

Umwe mu bayobozi ba SOS witwa Alexandra Calderon yabwiye BBC ko hari hashize imyaka itanu uwo mugabo agiye kuba mu nyubako z’ishuri ryigisha ricumbikira abanyeshuri. Bivuze ko yari atakiba ku muhanda.

Mu by’ukuri no mu bigaragara uwo mugabo si umukire kandi n’aho aba aracyakeneye abamwitaho.

Ndetse, kugeza ubu hari serivisi zo muri icyo kigo/inzu abamo agikeneye guhabwa kuko nawe ubwe atishoboye.

Calderon yagize ati: “Byamujemo yumva agize impuhwe n’umutima wo gufasha, birumvikana nahise numva ko ntakwiye kuyakira ahubwo ko na we akwiye kuyikenuza akaba yayakoresha mu bindi.

Icyo kigo cya SOS kivuga ko gikeneye nibura amadorali ibihumbi Magana abiri ($200,000) kugira ngo kibashe gukomeza gukora nibura mu gihe kindi kigera ku mwaka (andi mezi 12).

Calderon yagize ati: “buri wese, guhera mu badutera inkunga no mu bo dukorana bazenze amarira mu maso.” Yongeye ho ko abona birimo kugenda neza (inkunga zigenda ziboneka) ndetse akaba yizera ko bigiye gutuma hari n’abandi bikorera cyangwa batuye mu karere ka Thunder Bay bagiye gukorwa ku mitima bagatera inkunga gahunda ya SOS yo kuvana abantu ku mihanda bashakirwa aho kwikinga.

Yanditswe na Kwizera Janvier

Umukobwa w’umuvugabutumwa umwe muri Amerika yabajijwe ibibazo mu kiganiro mpaka gica kuri television, uwari uyoboye ikiganiro aramubaza ati kuki Imana yemeye ko habaho buriya bwicanyi buherutse kubera mu kigo cya Virginia?

Umukobwa yahise amuha igisubizo cyumvikana ati ntekereza ko Imana yababajwe bikomeye na biriya byose kuruta uko byatubabaje, ariko tumaze igihe tuyisaba kutuvira mu kigo, kutuvira muri guverinema, kutuvira mu buzima nk’umuntu w’umugabo ariko yarabyanze

Ese ni gute dushobora kwizera ko Imana yaduha umugisha ikanaturinda kandi tuyisaba kutuvira mu buzima? Dukurikije ibyo tumaze iminsi tubona birimo ubwicanyi, ibitero by’abiyahuzi, intambara n’ibindi, ibi byatangiriye kuri Madeleine Murray O hair wiyahuye afite icyifuzo cyo kutemera amasengesho akorerwa mu bigo by’amashuri kandi natwe twaravuze ngo yego

Kandi undi yavuze ko tudakwiye gusoma Bibiliya turi mu ishuri kndi iyi bibiliya ni nayo yigisha ngo ntukice, ntukibe, kunda mugenzi wawe nkuko wikunda, kandi twaravuze ngo yego

Na none Dr Benjamin Spock yavuze ko tudakwiye gukubita abana bacu mu gihe bakoze amakosa kubera ikigero barimo kuko nitubikora bizangiza ubumuntu bwabo( umuhungu w’uyu mu Dr yariyahuye) kandi bavuze ko umuhanga akwiye kumenya ibyo avuga, icyo gihe twaravuze ngo yego,

None turibaza impamvu abana bacu batagira umutimanama? Kuki batabasha gutandukanya ikibi n’icyiza? kuki batagira amarangamutima bakica abantu, ababyeyi babo ndetse nabo ubwabo bakiyica?

Muri make bizarangira tugarutse ku mwanzuro uvuga ko tuzasarura ibyo twabibye
Biratangaje kubona byorohera umuntu kuvuga ko yaretse Imana kandi akongera akibaza impamvu isi yahindutse kuzimu

Ese dutekereza dute ku byo bibiliya ivuga ko byoroshye kohereza ibintu bidafite umumaro bikagera kure mu kanya nk’ako guhumbya ariko byagera ku ijambo ry’Imana umuntu akabanza gufata umwanya wo kubitekerezaho cyane? biratangaje kubona ibiganiro nk’ibyo bihabwa agaciro gakomeye ariko ibivuga Imana ugasanga birabujijwe mu bigo by’amashuri no mu by’abikorera

Source social Media

ku bufatanye na League pour la lecture de la Bible ndetse na Spin Creations, umuryango Christian Communication wateguriye abana irushanwa ryiswe Bible Quiz Challenge rigamije guteza imbere umuco wo gusoma Bibiliya.

Ni irushanwa riteganijwe kuzitabirwa n’abana bari hagati y’imyaka icumi na cumi n’itatu baturuka mu mujyi wa Kigali mu turere uko ari 3.

Ni igikorwa kije nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango bukerekana ko abana benshi basigaye bahugijwe n’ibintu binyuranye birimo imbuga nkoranyambaga, amashusho n’ibindi nyamara ntibagire umwanya uhagije wo gusoma ijambo ry’Imana.
Ibi kandi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma muri rusange mu rwego rwo gutegura urubyiruko rujijutse kandi ruzakorera Imana mu bihe biri imbere.

Iri rushanwa rizatanagira tariki ya 11 kugeza ku ya cumi n’eshanu Kanama 2017.
Umuhango wo gutanga ibihembo ku bana bitwaye neza muri iri rushanwa uzabera mu gitaramo kizabera kuri salle ya New Life Bible Church ku itariki ya 3 Nzeri 2017.

Liliane [email protected]

Justin Bieber umuririmbyi umenyerewe cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo kuvugwaho kwakira agakiza asengera mu itorero Hillsong Church mu cyumweru gishize umuhungu w’umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger Patrick n’umugore we Abby Champion nabo batangiye kuhasengera.

Patrick n’umukunzi we batangiye kubana muri Werurwe 2016, ariko umufotozi yabafotoye ubwo bari bitabiriye igitaramo kuwa gatatu w’icyumweru gishize.
Mu mpera z’icyumweru Patrick yandikiye pasiteri Chad Veach, wo mu itorero Zoe Church muri Los Angeles wari uyoboye icyo giterane.

Itorero Hilsong Church rimaze kubaka izina bitewe no kuzenguruka ahantu henshi bamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo mu muryango w’ivugabutumwa batangije byatumye abantu benshi bitabira ibitaramo byabo harimo Justin Bieber nawe wari witabiriye igiterane cyateguwe n’itorero rya Zoe ku cyumweru.

Hillsong ikunzwe n’abantu benshi b’ibyamamare nka Hailey Baldwin na Selena Gomez iyo babonye umwanya bitabira amateraniro bateguye. Patrick nawe amaze kujya yitegura amateraniro ndetse agatambutsa ubutumwa bwiza kuri twitter.

Patrick nawe ni umukinnyi wa filime kuko yagaragaye muri filime “Go North” yagaragayemo n’umuririmyi Miley Cyrus mu mwaka wa 2015. Muri icyo gihe yagiranye ibihe byiza na Abby ndetse bakunze kugaragara kuri twitter kuko bohererezaga abantu amafoto y’ibihe byiza bagiranye.

Abby yagaragaje uburyo akunda Patrick mu isabukuru ya papa we Arnold y’imyaka 70 amubwira ko yishimiya kuba yaramuhisemo kugirango amubere umukunzi.

Christian today.com
[email protected]

Mu matorero atandukanye ya gikiristo habamo amatsinda atandukanye akora ibikorwa bitandukanye mu itorero. Bamwe mu bakora umurimo w’Imana basobanurako hari amatsinda afatwa nk’umutwe w’itorero bitewe n’umumaro ugaragara ayo matsinda agira, urugero ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana(WORSHIP TEAM).

Mu gihugu cyacu cy’u Rwanda habarizwa amatsinda menshi yo kuramya no guhimbaza Imana, abantu biyumvamo bitewe n’indirimbo baba baragiye bamenyekanaho ku ma radiyo na tereviziyo urugero nk’itsinda “hearing worship team”, “true promises worship team”, “Agakiza worship team”, “voice of winners worship team” ndetse n’andi menshi atandukanye abantu bakunda bitewe n’impamvu zinyuranye.

Kuramya no guhimbaza ni amagambo abiri akunze gukoreshwa hirya no hino mu nsengero, ariko bamwe mu bantu babikora ugasanga badasobanukirwa n’uburyo kuramya no guhimbaza bikorwamo.

Umukirisitu wo mu itorero rya Zion Temple twaganiriye utarifuje ko tuvuga amazina ye , yatubwiye ko abyumva ati “Ngewe ku giti cyanjye numva ko bikorwa mu kuririmba, kuramya Imana bikorwa n’umutima ubikunze kandi ubyiyumvamo mu ndirimba zituje kugirango uwo muntu abashe kwegerana n’Imana naho guhimbaza Imana bikorwa mu ndirimbo zihuta”.

UWISHEMA John Nepo Bonjour umuyobozi w’itsinda “voice of winners worship team” nawe yagize ati “Kuramya bitandukanye no guhimbaza nubwo bamwe batabimenya , kuko kuramya ni igikorwa gikorwa n’umuntu usingiza Imana, utaka Imana , uvuga ubwiza bwayo uvuga ineza yayo uvuga gukomera kwayo mbese uvuga uburwo Imana ihambaye, iyo uramya Imana ukoresha inshinga (Tu) mu gifaransa mu gihe iyo uhimbaza akoresha (Il)” yongeraho ko Abamarayika n’Ibizima, bahora bazamura amaboko babwira Imana ngo Urera. Naho guhimbazaza Imana ni ukuvuga imirimo yagukoreye ukayimeyesha n’abandi.

Bonjour J. Nepo

Atanga urugero rwo guhimbaza Imana umutu avuga ko yamukijije indwara, yamwubakiye inzu, n’ibindi.
Yohana 4: 23 itubwira ko Imana irigushaka abayiramya kandi mu mwuka no mu kuri.
Umwe mwitsinda Agakiza worship team twaganiriye yunze mu rya bagenzi be ati “Kuramya si uguhumiriza, kumanika ibiganza cyangwa gupfukama mu gihe uri gusenga. N’ubwo iyi myitwarire ishobora kugaragaza umuntu uciriye Imana bugufi mu mutima, kuramya bibera mu gice kigize umuntu cy’umwuka aho amaso y’abantu adashobora kugera. Abantu bareba ahagaragara ariko Uwiteka areba mu mutima. 1 Samweli 16:7.

Paul wo mu itsinda “voice of winners worship team” nawe yagaragaje ko kuramya no Guhimbaza bikorwa mu buryo bwinshi ubwira Imana ibyo yagukoreye, ushobora gukora ibikorwa by’urukundo nabwo ukaba usingiza. Yagize ati “kuramya no gusingiza si ukuririmba gusa nkuko abantu babifata ariko burwa mu buryo butandukanye yaba mu isengesho yaba mu bikorwa dukora bya buri munsi cyangwa no mu kuririmba ariko bigakorwa mu gihe biturutse ku mutima kuko Imana ireba umutima kandi hakabaho no kuba ubikunze”.


Umuramyi Paul

Paster MUREGANSHURO Joseph nawe yadusobanuriye icyo “Kuramya no Guhimbazi bivuze” ati “Kuramya no Guhimbaza biratandukanye, kuramya Imana ntago ari indirimbo, si n’ibyuma ducuranga kuramya Imana ni umutima .
Kuramya Imana nyakuri, ni ugukunda Imana no kuyubaha

Kuramya ni igikorwa cy’umuntu ugiye imbere y’Imana, akirerekurira gutwarwa n’ubwiza bwayo, ubwenge bwayo n’urukundo rwayo, mu kuramya tuba turi mu bwiza bwayo twegera gukomera kwayo tunemera intege nke zacu nibwo buryo bwo kugerageza urukundo tuyifitiye.

Past. Joseph M.

Ibigize kuramya (Matayo: 5:23) kwitegura, gutamba igitambo, Kwamamaza .Iyo byuzuye Imana iragaraza kuberako ariyo yakira kuramya k’ubwoko bwayo guhimbaza ni ukuvuga imirimo y’Imana ibyo yakoze mbese mu magambo magufi ni ukuyirata uyibwira abandi.
[email protected]

New Melody ni umutwe w’abaririmbyi umaze kumenyerwa cyane mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse no hakurya y’amazi magari, kubera umurimo bakora wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, ndetse gutoza abatoza b’abayandi makorari atandukanye akorera umurimo w’Imana mu matorero (Amadini) atandukanye.

New Melody mu myaka ishize, yari igizwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi cyane kuruta abubatse, n’ubwo yari ifite abajyanama b’ababyeyi (Bubatse ingo), ariko yo ubwayo yari yiganje mo abasore n’inkumi. Kuri ubu rero ibirori birarimbanije muri aba bakozi b’Imana. Amasezerano yo kubaka ingo ari gusohora umusubizo.


Umutwe w’abaririmbyi New Melody

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka ni bwo umuyobozi w’iri tsinda Madame Neema Marie Jeanne yarushinze n’uwo yabereye Nyampinga akamubera Rudasubwa, bwana Aime Ndayambaje.


Neema M. Jeanne n’umukunzi we N. Aime ku munsi w’ubukwe bwabo

Hari nyuma gato ya Modeste Nzabonimpa ucuranga akanaririmba muri iri tsinda.


Modeste Nzabonimpa n’umukunzi we ku munsi w’ubukwe bwabo

Modeste nawe yari yanzikiye aho Madame Marie Claire Uwineza yari yacukirije mu gihe gito mbere ye.


Claire Uwineza n’Umukunzi we ku munsi w’ibirori byabo

Kuri ubu aba baririmbyi bambariye gucyuza ubukwe bwa Kayitare Adrien na Uwimbabazi Agnes bazahabwa isakaramentu ryo gushyingirwa ku munsi wejo taliki ya 23 Nzeri 2017, isaa munani (14h00) mu rusengero rwa ADEPR SEGEEM Rwampara, mu mujyi wa Kigali.


Adrien Kayitare n’umukunzi we bitegura kurushingana

Nyuma yo kuva mu muhango wo gushyingira aba bageni, imiryango n’inshuti z’abageni ndetse na New Melody bazakomereza ibirori mu nzu y’ibirori (Salle) yitwa : « Maranatha) iherereye i Gikondo.

Muri uyu mutwe w’abaririmbyi « New Melody » haracyarimo abandi basore n’abakobwa baciye akenge, bisobanuye ko inyenyeri ya Kiberinka ikimuritse. Umugisha wo kwakira no gutanga abageni baracyawufite.


Muri New Melody haracyarimo impumuro y’ibirori


New Melody ku ruhimbi mu gikorwa cyo guhimbaza Imana

Abitegura kurushinga tubifurije ibirori byiza bishoza ibindi, n’urugo ruhire ruvuga impundu, izibakamirwa ntizigateke !

Niyondora Vedaste [email protected]

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi, hirirwa hacicikana amatangazo y’ibiterane binini by’abahanzi, amatsinda y’abaririmbyi akomeye, n’abandi bantu bamenyekanye cyane kubw’impano Imana yabahaye.

Biba bishimishije kumva amatangazo yamamaza ibyo biterane, ariko abakene n’abatishoboye batangira kumva itangazo banezerewe rikarangira bifashe ku itama, kuko itangazo ritangira ari birashyushye I Bunaka; Hallelujah Dore igitaramo cy’akataraboneka… Mu gihe akinezerwa avuga ati iki nzakijyamo nanjye mpemburwe, agahita yumva ati kwinjira ni aya… mu myanya y’icyubahiro (VIP), n’aya ahasanzwe. Kumva ibyo kandi yaburaye rero birumvikana ibyishimo bishirira aho.

Iyi myanya y’icyubahiro isigaye igurwa ahavugirwa izina ry’Imana amaherezo izakora kubatari bakeya. Ni byo Yesu yaravuze ngo twubahe abakwiye kubahwa, ariko ntiyigeze avuga ngo duheze abatishoboye. Birababaza cyane kubona hategurwa igiterane kitwa icy’ivugabutumwa kwinjiramo bikaba bigurwa. Ese byaba bitandukaniye he n’indi myidagaduro tumenyereye yishyurwa ikorwa nk’ubucuruzi?

Hashize igihe kitari kinini gahunda yo kwishyuza amafaranga kugira ngo umuntu yinjire mu gitaramo cyangwa igiterane cy’ivugabutumwa igeze mu karere cyane cyane hano mu Rwanda.

Mbere iyo igiterane cyarangiraga wasangaga inkuru zibaririzwa ari umubare w’abakijijwe (Abihannye bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo), none ubu usanga inkuru zicicikana ari ebyiri kurusha izindi:

1. Yabikoze ate? Yabemeje?
2. Yakuyemo angahe? Ntabwo yahombye?

Uyu mwuka umaze gufata no mu makorari amwe n’amwe yitabira ibiterane nk’ayitabiriye amarushanwa, agategura ibitaramo nk’ayashoye ngo yunguke. Ninaho hava guhatanira abaririmbyi mu makorari, birasa neza na bimwe bikorwa ku bakinnyi basanzwe, bamwe ngo bashoramo n’agatubutse nyine bakazana ba Rutahizamu. Gusa ari abahatana ari n’abahatanirwa sinzi niba bemeranya n’umwuka ko ari umurimo w’Imana.

Amatsinda menshi azwi hano mu karere kimwe n’abahanzi bamwe na bamwe bafite amazina ahambaye, bakunze gufata sale zihenze na bimwe mu bikorwa by’imyiteguro kimwe n’abatumirwa bishyurwa, ibyo bikaba bimwe mu mpamvu zo kwishyuza abitabira ibitaramo bakora.

Uyu muco wo kwishyura kwinjira mu bitaramo by’ivugabutumwa ndetse no guhimbaza Imana, n’ubwo usa n’umaze kumenyerwa ariko ntibyoroheye buri wese kuwakira.

Ibyo bituma abitabira ibi bitaramo bagenda babyinubira mu rwongorerano, ndetse rimwe na rimwe bigatuma ubwitabire buba bucyeya cyane. Aho usanga abenshi bibaza impamvu abantu bakora ibisa n’ubucuruzi mu bintu by’Imana, kuko bashora amafaranga menshi bagamije kugaruriza no kungukira mu bitaramo.

Ibi kandi byatuma umuntu yibaza uko abakene n’abatishoboye bazagerwaho n’ibyiza by’impano Imana yahaye aba bantu. Ese ntibyakorwa mu buryo buciriritse ariko ntibiheze abakene? None se ko Yesu we yaje yoroheje, iyo kumugeraho biza kuba byishyurwa aho yari kubonwa na benshi?

Si amagambo abantu badafite ubushobozi bwo kwishyura aya mafaranga ntibemererwa kwinjira.

Hari igihe nanjye numvaga bidashoboka ko umuntu yabuzwa kumva ijambo ry’Imana n’ubushobozi.

Umunsi umwe nagiye mu gitaramo cy’umuhanzi umwe mu Mujyi wa Kigali, ngira ngo ndebe niba koko bikorwa, mpageze nsanga umusore n’umukobwa ku muryango bansaba kwishyura mbabwira ko ntafite amafaranga, banga ko nanahagarara hafi aho ngo numvire hanze, bansubijeyo ngenda ngira ngo baragira imbabazi bangarure, ariko barandeka ndagenda. Kuko nari mfite ibyangombwa binyemerera kwinjira naragarutse ndabibereka barandeka ndinjira.

Ngezemo nakurikiranye igitaramo cyose, abantu barabyina karahava, bavuga ijambo ry’Imana nkumva baravuga Imana pe, ariko natashye numiwe nibaza ibyo mbonye niba ari inzozi biranyobera.

Ikitarantunguye ni kimwe nuko igiterane cyose cyarinze kirangira badahamaye umuntu ushaka kwihana, nahise mvuga nti nubwo abantu bose bayoboka insengero ariko ibibajyana si bimwe.

Ibi bintu kubikora ko atari itegeko wenda ngo byitwe ko nta kundi byagenda, Kuki abantu babikora muri ubu buryo? Ese ko dutanga ubutumwa bwa Yesu, ukuntu tubutanga abaye ari nyirabwo uhari niko yabikora?

Yesu ntazatubaza icyo ataduhaye, kuki abantu bakora ibintu nkaho byari itegeko. Njye numva umuntu yakora ibyo ashoboye aho imbaraga ze zishiriye iz’Imana zigakomeza.

Umuntu yashidikanya cyane ku ntego iba iri muri izi gahunda, kuko bibaye ari iby’Iyobokamana ntabwo byaheza abatishoboye, kuba umuntu ari icyamamare byakabaye bitanga umusaruro ku Mana yabimuhaye hakagira abakira ibyaha kubwe, none ahubwo bigiye kuzaba igikoresho cyo kwigwizaho ubutunzi.

Bwana Egide Bizima ni umwe mu bazwiho ubuhanga n’inararibonye mu gutegura ibiterane binini hano mu Rwanda, akaba n’umuyobozi ushinzwe ivugabutumwa mu itsinda Alarm Ministries. Mu gutegura iyi nkuru twamwegereye atubwira ko we abibona nk’umutego satani yateze abantu kandi abenshi mu bakunda inyungu yarabafatishije, kandi bibangamiye ivugabutumwa.

Yagize ati: “Ubundi n’ubwo bitavugwa, ariko ntabwo bikwiriye na gato. Nanjye nta gihe kinini maze nsobanukiwe bene uyu mutego, ariko Itorero rikwiye kubakirwa ku Rufatiro nyarwo. Umuntu yakabaye afite Business ye akayikora atayitirira ivugabutumwa. Ibyo kuvuga ngo nabo baba bishyuye ni inzitwazo, kuko amasale ahenze n’amahoteri ntacyo bivuze kuko Yesu ntiyigeze abikoresha kandi byari bihari mu bayuda. Abantu bakora ibyoroheje bagakorera mu nsengero ariko rwose gucuruza ubutumwa bwiza ntibikwiye.

Niba baba bashaka no gukora ibisa neza, babikora mu bushobozi bafite hanyuma Imana ikazabahemba. Pawulo yatanze ibye byose ndetse nawe ubwe aritanga ava iwe kubera ubutumwa bwiza, ariko nta kiguzi yigeze yaka umuntu ngo amubwire ibya Yesu ahubwo yabivugaga anakubitwa kugeza aho kubipfira.

Abakora ibi, njye mbona atari kubwa Yesu babikora, babikora kubwabo n’inyungu zabo ntabwo bikwiye kwitwa umurimo w’Imana. Ndabibona umunsi ku munsi bikambabaza nkabura uko mbigenza. No kugerageza kubirwanya bisa no guhangana n’Isi yose, cyane ko usanga na abo twita ko bateye imbere cyane, nabo nibwo buryo bakoresha, ariko bakeya babyumva bazazana impinduka nziza nibadashukwa no gushaka indamu.”



Bizima Egide

Dore umuntu uzacika uyu mutego w’amafaranga satani yateze abakorera Imana.

Ni umuntu wasobanukiwe ko impamvu nyamukuru imutera gukora ibyo akora ari uguhesha Imana icyubahiro, no kugira ngo abantu bizere Yesu bakizwe, hanyuma tuzabane mu Ijuru.

Ikindi cyose kitari ibyo kiganisha ku nyungu z’umuntu bwite, ntibiba bikiri ivugabutumwa.

Abantu bakwiye kwerura bakabivuga uko biri, Bagashora Imari mu ma Album n’ibindi bitandukanye nk’abandi bose bakunguka cyangwa bagahomba, hanyuma ibyo bakorera Imana bikaza byitwa iby’Imana.

Ndasaba Imana ngo igenderere abantu batarahishurirwa iki kibazo, kandi ikomeze abataratekereza kubikora, kandi ihagurutse n’abandi bazayikorera mu kuri.


Niyondora Vedaste [email protected]

Umunyamakuru wa Radio Umucyo witwa Jyamubandi Deo yatangije umushinga w’ubukwe afitanye na Providence , berekanywe bwa mbere mu materaniro yabereye kuri Dove Hotel, kuri iki cyumweru tariki 27 Gicuransi mu iterero rya ADEPR , umudugudu wa Nyarugenge.

Umunyamakuru, MC akaba n’umusizi Jyamubandi deo, yari yagaragiwe n’inshuti ze zirimo abo biganye, abo bakorana n’umuryango we mu rwego rwo kumwereka ko bamushyigikiye.


Deo na Providence berekanwe muri CEP(former KIST-KHI) aho Deo yakoreraga umurimo w’Imana ikiga muri Kaminuza y’u Rwanda

Deo yashimye Imana ko yamubashishije kuva mu cyiciro kimwe akajya mu kindi . Yongeyeho ko nta kinezeza umubyeyi nko kubona umwana we akura muri make ntagwingire,kuva mu cyiciro cy’ingaragu ujya mu cyiciro cy’abubatse na byo binezeza ababyeyi.

Yashimangiyeko kubona uwo muhuza bitoroshye nk’abakirisito bisaba kubisengera. Yagize ati “Kubona uwo muhamanya, mukundana by’ukuri, mwuzuzanya mutarareranywe si ikintu cyoroshye uretse Imana iduhitiramo twebwe abamenye Yesu Kristo. Nanezerewe cyane kubona itorero rya ADEPR umudugudu wa Nyarugenge batuzamurira ibiganza bakaduha uburenganzira bwo gutangiza umushinga w’ubukwe twarabisengeye Uwiteka yumva gusenga kwacu. Ntabwo tugiye kwicara ngo tugereke agakuru ku kandi kuko urugendo ruracyari rurerure kugeza ku rupfu cyangwa Kristo agarutse kujyana itorero rye.”

Jyamubandi Deo mu ijambo yageneye abari bamugaragiye, ntiyahwemye gushimira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bakomeje kumushyigikira muri uyu mushinga w’ubukwe kandi yashimiye umukunzi we Abiringiyimana Providence wamweretse urukundo rutagajuka mu gihe cy’imyaka irenga 2 bamaranye.


Aha Deo yari yabaye MC mubukwe

Ubukwe Bwa M.C, Umunyamakuru akaba n’umusizi Jyamubandi Deo na Abiringiyimana Providence buzaba Kuwa 18/08/2018.

Umunsi w’umuganura ni umunsi ubaho mu muco w’abanyarwanda kuva kera, ariko kandi ni n’umuco w’abisirayeli nanone kuva kera. Tugiye kurebera hamwe incamake y’amateka y’umuganura mu muco w’abanyarwanda hanyuma turebe n’icyo ushobora kutwigisha nk’abakirisitu, kuko ni umunsi Bibiliya yemera kandi wizihizwaga kuva kera mu mateka y’abatubanjirije.

INSHAMAKE Y’AMATEKA Y’UMUGANURA MU RWANDA

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 15 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami/Umuhinza afashijwe n’abanyamihango b’umuganura. Naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango n’abagize uwo muryango we nabo barahuraga bakizihiza umuganura kugera hasi ku miryango mito.

Ibirori by’Umuganura mu gihe cya cyera byizihizwaga ku mwero w’amasaka, Abanyarwanda bagashimira Imana n’Abakurambere uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo bungutse kuko bizeraga ko byose babihabwa n’Imana ndetse n’abakurambere.

Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru, ari zo: uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe. Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo. Muri ibyo birori, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’Igihugu, hakaba amarushanwa y’ indashyikirwa.

Kuri uwo munsi kandi, imiryango nayo yarateranaga maze umutware w’umuryango akayobora imihango n’ibirori byayikurikiraga. Umuganura rero ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe. Mu gihe cy’abakoroni, imwe mu mirimo imigenzo n’imihango igendanye n’umuco byagiye bikendera. Mu mwaka w’ 1925 imihango y’umuganura nayo yaje kubura ityo.

Umunsi w’umuganura wongeye guhabwa agaciro mu ntangiriro z’ 1980, maze itariki ya 01 Kanama irawuharirwa ku buryo hagenwaga ikiruhuko kuri iyo tariki mu Rwanda hose.

Gusa kwizihiza umuganura muri iki gihe, byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda. Mu kwizihiza ibi birori, kuri ubu harebwa n’umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, umuco ubukerarugendo, n’ibindi.

Ni byiza ko umuntu ubaho ubuzima bufite intego agira igihe cy’umuganura.

Mu muco w’abanyarwanda umunsi w’umuganura ni igihe cyo guhura nk’umuryango ukaganura kubyo wejeje wishimira ko wabonye umusaruro, bagatumira abavandimwe, Inshuti, abaturanyi bagasangira bakishima.
-Ese wowe ujya ugira igihe utumira abavandimwe n’abandi ukabasangiza ku byiza wungutse?

Ese koko umuganura uremewe muri Bibiliya?

Nehemiya10:36 "Twemera no kuzana mu nzu y’Uwiteka umuganura w’ubutaka bwacu, n’umuganura w’imbuto zose ziribwa z’ibiti by’amoko yose uko umwaka utashye," Mugihe cy’abisirayeli buri mwaka bazaniraga Uwiteka umuganura w’ibyo bejeje mubutaka.
None se wowe ubyumva ute? Wumva bitakubera iby’umugisha kuzana kubyo Imana yaguhaye mu nzu yayo ukayishimira umusaruro yakubashishije kugeraho?

Yakobo1:18: "Yatubyarishije ijambo ry’ukuri nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo. "

Imana yashimye ko itorero tuba umuganura w’ibiremwa byayo. Bityo, ntibikiri ukuzana umuganura w’ibyo twejeje cyangwa twungutse gusa, ahubwo twe ubwacu n’ibyo twungutse byose dukwiye guhora tuza kunyura imbere y’Imana yacu dufite umunezero, tutameze nk’amashami yanze kwera, ahubwo tukaza ubwacu n’umwero wacu kubimurikira Imana.

-Nonese wowe wumva udakwiriye kubera Imana umuganura?

-Nonese ni kangahe wowe ubwawe ujya munzu y’Imana kuyimurikira wumva wiringiye ko Imana ikubona nk’inyungu yayo mu bwami bwayo?

Abakijijwe rero bakwiye gusobanukirwa cyane iyi gahunda y’umuganura ndetse ntibigarukire ku birori no kuruhuka gusa, ahubwo ukaba umwanya wo kureba cyane ku muhamagaro Imana iduhamagara no kureba niba koko dutanga umusaruro nk’uko Imana yari ibitwitezemo igihe iduhamagara!

Ndakwifuriza kwizihiza umuganura unezerewe ariko nkakwifuriza cyane kuba umuganura ubwawe mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

[email protected]

“Nagendaga” Ni indirimbo imaze imyaka myinshi yumvikana mu matwi y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo nubwo haciye igihe kitari gito ihimbwe na Chorale Hosiana ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR Nyarugenge ariko na nuyu munsi amagambo yayo aracyatanga urumuri mu mitima ya benshi.

Kubera ubwiza n’amagambo yuje ubutumwa bwiza bw’umumvikana muri iyi ndirimbo, amagambo ayirimo avuga uburyo Yesu agenda atabara umuntu, ibi byateye rimwe mu matsinda y’ abaramyi (WHORSHIP TEAM) gufata umwanya wo gusubiramo iyi ndirimbo. ibi bigaragazako iyi ndirimbo ya Chorale Hoziana hari inkingi yashinze mu mitima y’abatari bake, urumuri rugataha imitima yabo.

Dore amwe mu magambo aboneka mu indirimbo “Nagendaga”

Nagendaga mu nzira inyerera impande zanye zose ari imyobo
Maze Yesu ampa ukuboko kwe anyizeza yuko turikumwe

Mwami Yesu naguhwanya nande ? ko ntawe muhwanye muri iyi si
Mwami nagushanya nande se ? wambereye byose mucunguzi

Nahoraga nifuza amahoro ariko nkibonera intambara

Reba ukuntu iyi ndirimbo yakoze ku mitima y’abaramyi bo ku rusengero rwa Omega church bashaka kurira


Umva umwimere w’indirimbo “ Nagendaga” ya Chorale Hosiana

Dawidi yahuye n’ibihe bigoye by’ubunyerezi ariko kuko yariyisunze Imana ikomeza ibirenge bye , ntibyanyerera. Dawidi abivuga neza muri Zaburi ya 17:5-6 , yavuze ati “Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe, Ibirenge byanjye ntibinyerera. Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize, Ntegera ugutwi wumve ibyo mvuga.”

Imana yo mu ijuru itanga , itimana ibafate ukuboko mu bihe by’ubunyerezi.

Ntora Church English Service(NCES), ni umudugudu wo mu itorero rya Pentekote mu Rwanda/ADEPR, ukoresha ururimi rw’icyongereza, ukorera muri Dove Hotel, kuri iki cyumweru cyo kuwa16 Ukuboza 2018, yongeye gutegura inyigisho z’urubyiruko, ubusanzwe izi nyigisho ziba buri mwaka zimenyerewe mu rurimi rw’icyongereza nka NCES Annual Youth Conference.

Izi nyigisho bagenda bahindura intego, aho muri uyu mwaka, insangamatsiko igira iti: ” UMUSORE UMEZE UKO UMUTIMA W’IMANA USHAKA MU ISI YANGIRITSE/A youth after God’s own heart in a corrupt world(Daniel 1.8).

Muri izi nyigisho, hazabaho umwanya wo kuramya no guhimbaza mu buryo bw’indirimbo hamwe n’abaramyi batandukanye,Korali TURANEZEREWE /CEP/ ULK, ndetse na NTORA WORSHIPTEAM, tuzaba turi kumwe kandi n’umuramyi ukunzwe cyane witwa PAPY CLAVER, Nkuko mubibona kuri iyo shusho iri hejuru.

Izi nyigisho, ziteguye neza, kuburyo buri wese, azataha yongeye, gusabana no kuganirizwa n’Imana, ikindi ni uko, hazaba hari abigisha(Dr.Samuel BYIRINGIRO na PST Emmanuel UWAMBAJE), buzuye umwuka wera kandi bafite ubunararibonye mu kwigisha, guhugura no kuganiriza urubyiruko, si ibyo gusa ahubwo, hazabaho n’umwanya urambuye wo guha amahirwe abitabiriye, mu kubaza ibibazo by’amatsiko, urubyiruko rukunze kwibaza mu by’ iyobokamana, cyane cyane mu guhuza ubukiritu bw’urubyiruko n’ubuzima bw’isi ya none, yangiritse , ibi bibazo kandi bizashakirwa ibisubizo( PANEL DISCUSSION).

NCES, itewe iteka ryo guha ikaze urubyiruko rwose, rwifuza gusabana no kuganirizwa n’Imana.
Abandi bantu bahawe ikaze ni abakunzi b’urubyiruko, mu gushyigikira no kunganira urubyiruko mu buryo bwo kubafasha gusobanukirwa byimbitse iyi ntego.
Aya mahugurwa azabera aho uyu mudugudu usanzwe ukorera, ni muri Dove Hotel, isaha yo gutangira ni Saa3h00’, ikindi twabatangariza ni uko, muri izi nyigisho n’ururimi rw’ikinyarwanda ruzakoreshwa.
Rubyiruko mwese ikaze, kwinjira ni ubuntu.

[email protected]