Inyandiko Zabasomyi

Kwamamaza

agakiza

Mu mujyi wa Nairobi, ku Cyumweru taliki 9 Kamena abiyahuzi banyuze iruhande rw’urusengero bari kuri moto bajugunya igisasu mu rusengero gikomeretsa abantu bagera kuri 15, barimo abapasiteri 2 bakomeretse bikabije.

Amakuru dukesha Morning Star News avuga ko abapasiteri 2 bari mu bakomerejejwe n’icyo gisasu cyajugunywe mu rusengero rw’itorero Earthquake Miracle Ministry Church rwubatswe mu gisagara cy’ahitwa Mrima mu mujyi wa Likoni wubatswe ku nkombey’inyanja mu ntara ya Mombasa. Nk’uko bitangazwa na Pasiteri David Njoroge uyobora itorero itorero Worldwide Gospel Church, ibi ngo byabaye ubwo Abakristo bari bateraniye mu rusengero basenga.

Njoroge yatangaje ko Pasiteri Collins Maseno yakomeretse amaguru yombi, ku buryo yari amerewe nabi cyane. Pasiteri Mukuru Dominic Osano na we yakomeretse bikabije mu biganza, no ku gikanu.

Yabivuze muri aya magambo ati “Abakristo baturiye ahabereye iryo bara bakutswe n’ibikoba, baracyibaza icyihishe inyuma y’ibyo bitero. Abapasiteri na bo bacitse intege. Ariko abandui bavuga ko amasengesho azabafasha guhagarara kigabo, bagasangira kwizera nk’Abakristo.”

Njoroge atangaza ko iki gisasu cyaturitse ahagana saa 7 z’ijoro, gisa n’icyuka gihumanya, mu gihe itangazamakuru ryo muri ako gace ryaganiriye na pilisi ikaritangariza ko ari grenade isanzwe. Muri abo bakomeretse kandi harimo n’umwana wa pasiteri Dominic Maseno ufite imyaka 10 y’amavuko.

Mu bihe byashize, ibitero nk’ibi byibasiraga ibice byo nku nkombe z’inyanja byitirirwaga intagindwa z’Abisilamu zo mu mutwe Al Shabaab wo mu gihugu cya Somalia. Mu ijoro ryashize ni bwo abapasiteri 50 bahuye n’ubuyobozi bwa Leta ngo baganire kuri icyo kibazo cy’umutekano. Mu bayobozi bitabiriye iyi nama harimo umukuru wa polisi ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’intara ndetse n’urw’akarere.

Ubuyobozi bwemeye icyifuzo cy’abapasiteri cyo kujya bucunga umutekano mu gihe Abakristo barimo gusenga. Ikindi ni uko imitwe ya politiki yemeje ko amateraniro n’amasengesho bizajya bisoza bitarenze saa 6 z’umugoroba. Umukuru wa polisi yasabye abapasiteri ko bazajya bacunga ibitero by’iterabwoba, kandi bagatanga amakuru ku mitwe yitwaje intwaro yaba ikekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Polisi yo mu mujyi wa Mombasa yatangaje ko irimo gushakisha ababa bihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Muri iyi minsi intagondwa zo mu mutwe Al Shabaab zibasiye agace ka Majengo, zitera grenade mu kivunge cy’abantu biganjemo impunzi zo muri Somalia ziba ahitwa Eastleigh, hakomerekamo abagera kuri 4.

Kuva aho Kenya yoherereje ingabo zayo muri Somalia m’Ukwakira 2011, insengero zo muri icyo gihugu ndetse n’ibindi bikorwa-remezo byakomeje kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba birimo ibisasu n’amasasu. Ibi byakorwaga n’intagondwa zo mu mutwe Al Shabaab, zigashimuta bamwe abandi zigasiga zibateye ubwoba.

Intagondwa nyinshi zo mu mutwe Al Shabaab zivugwa ko zikorana na Al Qaeda zahungiye mu gace ka Garissa ho mu majyaruguru ya Kenya. Ku wa 4 Ugushyingo, intagondwa zo mu mutwe wa Islam zateye igisasu mu rusengero mu mujyi wa Garissa gihitana Chaplain Julius Mukonzi gikomeretsa abagera kuri 11.

Ku wa 30 Nzeli 2012, intagondwa zo mu mutwe Al Shabaab zateye grenade ku nyubako y’itorero Anglican mu mujyi wa Nairobi gihitana umwana w’imyaka 9 Ian John Maina gikomeretsa n’abandi bana benshi bari barimo gukurikirana inyigisho z’abana (Sunday school class) mui itorero Anglican Church of Kenya St. Polycarp mu gace ka Pagani hafi ya Eastleigh.

Al Shabaab yakomeje kuvugwa ko ari umutwe w’iterabwoba muri Somalia irashaka gushyiraho amategeko ya Islam (sharia) avuguruye muri icyo gihugu.

Kenya ituwe n’Abakristio bagera kuri 83%, mu gihe Abisilamu babarirwa muri 8.32% nk’uko tubikesha Operation World.

Icyo nsaba uwiteka ni kimwe ni cyo nshaka, ni ukuba mu nzu y’uwiteka iminsi yose nkiriho. Zaburi 27:4

Munyemerere mbanze mbabaze ikibazo kimwe, uwiteka aramutse agutunguye nonaha akakubwira ati: “nsaba ikintu kimwe ushaka cyose aka kanya, ndakiguha wamusaba iki?

Igisubizo ni wowe ukizi. Ariko ndazi ko benshi muri twe twasaba ubutunzi, abandi basaba umugore cyangwa umugabo mwiza, abandi basaba abana, hari n’abasaba kurama, n’icyubahiro cyangwa se n’amashuri kandi koko no kubisaba si ikosa, ariko kandi dukwiriye kureba ikintu cyatugirira akamaro k’ubuzima bwa none n’ubundi buzaza(mu ijuru).

Uyu mugaragu w’Imana Dawidi we yaravuze ati: “Icyo nsaba uwiteka ni kimwe nicyo nshaka, ni ukuba mu nzu y’uwiteka iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’uwiteka nkitegereza urusengero rwe.

Ibi ntibivuze yuko Dawidi atarakeneye kurama, cyangwa se iby’isi bindi, yarabikeneye rwose kuko n’ubwo yari umwami ariko hari byinshi na we yari agikeneye ariko aha muri iri jambo tumaze gusoma yerekanye icyo yari akeneye kurusha ibindi byose.

Mbese wowe ni iki uha umwanya w’imbere mu buzima bwawe?

Bibiliya iravuga ngo mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo mbere na mbere, ibindi byose muzabyongererwa. Matayo 6:33.

Ubuntu n’ amahoro bigwire muri mwe!

Evangelist Shema Prince

Niba hari aho waguye ugacumura, sigaho kwiheba no gukomeza kwiciraho iteka. Ibuka uwo uri we, hanyuma ukomeze imbere.

Mwaba muzi inkuru ya Yona? Uwiteka yamutumye i Ninewe, aho yagombaga gutwara ubutumwa. Ariko Yona ntabwo yabishakaga, ahitamo guhunga. Afata ubwato arahunga, yibwira ko agiye kure y’amaso y’Uwiteka. Hanyuma Uwiteka ateza umuyaga mwinshi, ubwato burahungabana. Mu gihe abandi bagenzi basengaga Imana buri wese iye, Yona we araryama arasinzira. Baramubyutsa hanyuma biba ngombwa ko bafinda ngo bamenye uwabateje ibyago.

Ni uko barafinda, ubufindo bugwa kuri Yona. Baherako baramubaza bati “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?” Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo, nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n’ubutaka.” Yona 1:8-9

Yona yari azi neza ibyo yakoraga. Mwibuke ko yari arimo ahunga mu maso h’Imana, yari ari mu kutumvira. Ni uko abibwira abagabo bari mu bwato. Ariko turebe neza igisubizo cya Yona, mbere yo kwemera ikosa yari yakoze “Ndi Umuheburayo, nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n’ubutaka.” Ukomeje ugasoma iyo nkuru usanga abo bagabo bahise batakira Uwiteka, baherako bamutinya cyane. Yona yajugunywe mu nyanja, amirwa n’urufi runini, amara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda yarwo, hanyuma rumuruka imusozi, ajya i Ninewe aho Uwiteka yari yamutumye.

Mbese ntiwaba waranze gukuriza inzira y’Imana, ukanga kumvira itegeko iguha ahubwo ukifatira inzira inyuranye, cyangwa ukagerageza guhunga mu maso hayo? Igikurikiraho ni ukwiciraho iteka, kwiheba, gucika intege ukumva ucitse intege. Ariko Yona ntabwo yifungiye mu makosa ye, ngo avuge ati “Ni amakosa yanjye, ntabwo numviye, sinkwiriye kwitwa umukozi w’Imana, nta cyo maze…” ahubwo yemeye icyo ari cyo, aravuga ati “Ndi Umuheburayo, nubaha Uwiteka.” Amakosa dukora cyangwa se kubura aho Imana yadushakaga ntabwo ari byo bigomba kuturanga! Ikituranga ni icyo turi cyo mu by’ukuri. Ni ubuhamya bw’Umwuka Wera mu mitima yacu (Abaroma 8:14).

Niba uri umwana w’Imana ukaba warayicumuyeho, sigaho kumva ko uri umunyabyaha. Yesu yishyizeho urubanza rwawe. Uyu munsi wongere wibuke uwo uri we. Ntitukongere kuvuga tuti “Mpora ntsindwa, nkora ibidakwiye!” Ni byo koko turacumura, ariko ntituri abanyabyaha. Ahubwo tuba dukwiye kwatura tuti “Ndi umwana w’Imana”, “Ndi umukozi w’Uwiteka”, “Ndi uwo Uwiteka avuga ko ndi we.” Mwature abo muri bo muri Kristo Yesu. Ubwo ni bwo twemerera Imana ikaduhagurutsa aho twaguye, ikaduha andi mahirwe yo kuyikorera no kuyubaha, ikaturemera ubuhamya. Nibakubaza uwo uri we, ibyo wakoze, n’aho uturuka, ntugatangire kubara ibicumuro byawe n’incuro watsinzwe, ahubwo atura uwo uri we, nk’ufite ibyiringiro by’ejo hazaza.

Isengesho

“Data, nzi ko ntakwibashisha kukubaha. Ndakwihaye uyu munsi, umbohore rwose kandi umpe gusa nawe. Nakiriye imbabazi zawe, nivanye mu kazitiro ko kwiciraho iteka no kwibabarira, nakiriye ubuntu n’imbaraga byo gukomeza imbere. Ndi umwana w’Imana kandi nubaha Uwiteka. Ku bw’ubuntu bwawe, ngendera mu nzira wanteguriye. Imbabazi zawe zihora ari nshya kuri jye buri munsi. Mu izina rya Yesu Kristo. Amen.

Iyo usomye ibyanditswe byera wumva urushijeho kugirira Imana inyota. Mose yashakaga Imana buri munsi. Yobu yayinambyeho mu bihe bigoye cyane. Esiteri yayiringiye mu gihe byashoboraga kumuhitanira ubuzima. Dawidi yakurikiye Imana, ayishakisha umutima we wose nk’uko tubisoma muri Zaburi. Abahanuzi bahoraga bifuza kumva ijwi ry’Ishoborabyose, n’intumwa ziyikurikira zinezerewe kugeza ku gupfa.

Aba bagabo n’abagore bari abayobozi bakomeye, nyamara ab’iki gihe nta gaciro babiha. Benshi bishyiriraho imfatiro batitaye ku mitima yabo. Basoma ibitabo byigisha gukora ubucuruzi, bakajya mu manama yo kwamamaza ariko ntibashishikazwe no gukura mu mwuka. Ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko Abakristo 11% b’abayobozi ari bo bavuga bati “Ndashaka Imana.” Ariko inararibonye mfite mu bijyanye n’Abakristo b’abayobozi, ni uko kugira ngo usohoze imirimo yawe neza ari uko ubyimariramo wese aho kubikora bya nyirarureshwa.

Nk’Abakristo, gukunda iby’Umwuka bikwiriye guhera ku gukunda ibyanditswe byera. Imana ivugana n’abantu bayo inyuze muri Bibiliya, kandi tugomba kwikomeza ku ijambo ryayo. Tuzi yuko Bibiliya ari ijambo rizima, rihumeka. Si ijambo ryataye agaciro cyangwa se ryashizemo uburyohe. Ni ijambo ritubwira ukuri kw’Imana, kandi ritwigisha uburyo bwo kubaho.

Abantu benshi muri iki gihe bavuga ko bakunda Imana, ariko ntibashikamye mu ijambo ryayo ndetse n’umubano bafitanye na yo ntufashije. Niba dushaka gukurikira Umuremyi wacu tubikunze, tugomba gusubira kuri uru rufatiro. Ushobora gukora neza ndetse ibyo ushaka ukabigeraho, ariko nudashinga imizi mu by’umwuka ntuzigera wera imbuto nk’izo wakagombye kwera.

Francis Chan yaravuze ati
“Ugomba kuyoborwa no gufata igihe cyo kubana n’Imana. Kubana n’Imana ni cyo dukeneye. Nitubana na yo tuzera imbuto nyinshi. Ni yo mugenga wa byose. Imana ni iy’ukuri, nawe ubasha kugirana na yo ubucuti bw’ukuri. Iyo usenga uba uganira na yo, ndetse hari aho ugera ukavuga uti ‘Mana, ni jye nawe kuko unkomeza kurusha undi muntu wese.’ Byose bituruka ku buryo nihererana n’Imana.’”

Mbese ujya ufata umwanya rimwe mu cyumweru, cyangwa se ku munsi, ukagira umuhati wo kwegera Imana? Mbese ujya ugira umuhati wo kubona Imana yubahwa mu rugo rwawe, mu muryango wawe no mu bo mukorana utitaye ku muhamagaro wawe? Ndashishikariza abayobozi gufata umwanya buri cyumweru, bakirengagiza imihati bagasenga, bagatekereza kandi bagashaka mu maso h’Imana. N’ubwo wagira umuhati wo gufata iminota itanu ku munsi ugasenga cyangwa ugasoma ijambo ry’Imana, ukomeze iyo gahunda. Ibi bizaguha imbaraga zo kubikunda no kubikomeza.

Ubuyobozi burambye bukenera guhora buvugururwa. Pasiteri Bill Hybels avuga ko ukeneye gufata ingamba zo guhora ugenza utya buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi na buri mwaka. Abayobozi dukunze guhugira mu mirimo yacu, ariko dukwiriye kujya twongera tugashaka amavuta. Mu bicantege byose nta kibasha kuguca intege ngo kikubuze gushaka Imana.

Inzira imwe izagufasha kubigeraho ni ukwitoza kuruhuka. Ibi bishatse kuvuga kwisigira akanya mu buzima bwacu. Akanya kagira umumaro, kandi ni ngombwa ku bayobozi. Kadufasha kuruhuka no kwishyira ku murongo, no gushyira ku murongo imirimo yacu ya buri munsi. Akanya ni imbaraga zidufasha gukemura ibibazo bitunguranye, kandi twese dukeneye akanya kugira ngo turusheho kugira intumbero, tugire imigambi, tugire ubuzima n’imbaraga ndetse biturinde impagarara. Akanya kadufasha kuruhuka, kongera kwishyira ku murongo, kwikosora no kwegera Imana.

Icyo nabonye ni iki: uko abayobozi babura umwanya ni ko bagenda bava mu mwuka. Ariko akanya mu bucuruzi kazana inyungu; mu muryango kakazana umunezero; akorera kakabaha andi mahirwe, kandi mu buzima akanya kadufasha gukurikirana inzozi zacu, no gusenga, no gukora iteganyamigambi no gutekereza.

Satani ahiga abayobozi, ni cyo gituma twese tugomba gushinga imizi mu mwuka. Bitari ibyo, ubuyobozi buzagutera umutima uhagaze. Tugomba guhora dukura mu kwizera, tugashakisha uko twamenya Imana birushijeho. Abayobozi bagomba kurinda imitima yabo, bagahora bashaka uko bakura ndetse bakavugurura umuntu wabo w’imbere n’uw’inyuma. Umutima w’umuyobozi ukwiriye kuzana impinduka.

Kwifuza Imana bituma tuba abanyabuntu, tukagira imbaraga no gushira amanga. Niba urimo guharanira kuba umuyobozi mwiza, byashoboka ko ugomba gufasha hasi icyo gitabo cy’ubucuruzi uhora usoma, cyangwa izo filimi uhora ureba kuri enterineti maze ugakoresha neza igihe cyawe. Hugukira kubanza gushaka iterambere ryo mu mwuka. Saba Imana icane umuriro muri wowe ku bw’icyubahiro cyayo. Fata umwanya wo gusenga, gutekereza no gusoma ijambo ry’Imana. Kingurira Imana umutima wawe, kandi wizere ko izagufasha kuyobora neza.

Ku Bakristo, ibyiringiro ni ukumenya udashidikanya ko ejo hazaza ari heza, ukabigendana ku mutima uyu munsi. Icyo twiringiye uyu munsi ni uko Imana ari iyo kwizerwa. Kuba Imana ari iyo kwizerwa tubyerekwa n’ibintu bifatika (amasezerano yasohoje) yakoreye abantu bayo kandi itazahwema kubagirira kuko itazigera ibareka. Kimwe muri iyo mirimo, ni uko yakuye Abisirayeli mu buretwa barimo muri Egiputa kandi ikabakiza ku nyanja itukura. Icya kabiri, yahaye Yosuwa kuyobora ubwo bwoko akabwambutsa Yorodani akabageza mu gihugu cy’isezerano. Icya gatatu kiruta ibindi, ni uko Yesu Kristo yazutse mu bapfuye. Aya masezerano y’Imana yose yarasohoye.

Uku gusohora kw’amasezerano Imana yasezeranije Abisirayeli kwageze no ku bantu bose, ku Bayuda no ku banyamahanga, ndetse no ku muntu wese wizera kandi agaha agaciro intego n’imbaraga z’Imana zikorera muri Yesu w’i Nazareti. Imana yari yarasezeranye kuzahindura abantu bose ibinyujije muri Kristo, no kubakura mu buretwa bwa Satani, ibabohoye mu mubabaro ikabaha gushisha gusaga. Kuzura Umwana wayo mu bapfuye ni amateka akomeye muri uko gucungurwa kw’abantu, kandi bigaragaza gukiranuka kw’Imana.

Ikibazo: Kuki twebwe abizera duhamya ibi mu gihe abatizera batabihamya? Abizera n’abatizera baba mu isi imwe, bagahura n’imibabaro kimwe kandi bakagira ibyago kimwe. Ariko abizera bahamya gukiranuka kw’Imana nk’isoko y’ibyiringiro byabo, mu gihe abatizera nta kimenyetso babona cyo gukiranuka kw’Imana bityo ntibabone icyabatera ibyiringiro. None se kuki abizera baguma mu byiringiro mu gihe abatizera babita? Abizera bakomeza kugira ibyiringiro, bagakomeza kwatura ejo hazaza heza n’ubwo habaho ibibaca intege, ibyiringiro byabo ntibyigere binyeganyega kuko "urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacus" (Abaroma 5:5).

Ibyo byiringiro ni impano y’Imana, nk’uko kuzuka kwa Yesu Kristo n’Umwuka wayo yadusutseho ari impano y’Imana. Kuko rero ibyo byiringiro ari impano, ntibikiri impano gusa ahubwo ni itegeko. Imana itegeka abantu bayo kugira ibyiringiro. Iduha ibyiringiro, ikadutegeka kubigira kandi tukagira ibirenze ibyo iduha. Ni cyo gituma abigisha batubanjirije bavugaga ko kwiheba ari icyaha.

N’ubwo ibyiringiro ari impano bikaba n’itegeko, kwiheba ni ko kuganza abantu. Ibiduca intege mu buzima ni byo bitubuza ibyiringiro: agahinda, kubababazwa, ibikomere tutakize twatewe n’abantu batandukanye… Ibyo byose bituma abantu biheba.

Ibyiringiro ni impano y’Imana, kandi ni itegeko. Iri tegeko tugomba kuryumvira nk’uko twumvira andi yose. Ibigeragezo byose ni bimwe: kugerageza no gushidikanya ko Imana ari nziza ni kimwe no kugomera itegeko ry’Imana. Iki kigeragezo rero tugomba kukinesha kimwe n’ibindi. N’ubwo duhura n’ibiduca intege, tugomba kwifatanya n’intumwa n’abahanuzi tukamamaza ko hazaba umunsi uruta iyindi ubwo abanyamibabaro bo mu isi batazongera gusonza, haba no kwicwa n’inzara; ubwo ishyanga ritazongera gufata inkota ngo rihagurukira irindi; ubwo Imana izahanagura amarira amarira yose ku maso. Turategekwa kugira ibi byiringiro.

Ariko se kuki dutegekwa kugira ibyiringiro? Ni uko iyo hatari ibyiringiro kwizera kw’Abakristo kunyeganyezwa. kwizera kwacu ni uko Imana itazigera ireka abo yaremye, kugira ngo bose bayihe icyubahiro kiyikwiriye, Abakristo n’abatari bo. Tuvuga ko twizera Imana. Mbese twizera iyihe Mana? Ni Imana igarurira ibyaremwe ubwiza yabiremanye. Ryari? Kugeza ryari? Pawulo yanditse ijambo ry’ibyiringiro, aryandikiye Abakristo b’i Filipi ati "Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo" (Abafilipi 1:6).

Imana yari yaratangiye umurimo mwiza muri bo. Aha turumva icyo intumwa yashakaga kuvuga. Dukunda koroshya ibintu, tukabwira imitima yacu tuti "Ihangane, Imana ntirarangiza ibyo yangambiriyeho." Si uko Imana itararangiza ibyo yatuvuzeho, ahubwo bisa n’aho ari bwo igitangira kandi ibyo izakora biracyari byinshi. None se izadusiga itatumaze umubabaro? Imana se ni nk’umuganga ubaga, ubaga umutima hanyuma akananirwa ntabe akimushyizemo undi ahubwo akamusiga nta mutima agira cyangwa akawumushyiramo bya nyirarureshwa, cyangwa se yawumushyiramo ntazongere kumukurikirana ngo amenye uko byamugendekeye bigatuma umurimo we uba impfabusa? Imana yatangiye umurimo mwiza muri twe igiye kuwurangiza, kandi yasezeranye ko izagirira neza abo yaremye ikabaha ubwiza buruta ubwo yabaremanye… (Ntuzacikwe n’igice cya 2)

Nitwa Njut Tabi Godlove, mfite imyaka 27. Nakuriye mu mujyi uciriritse wo mu majyepfo ya Kameruni. Sinigeze ngira ubuzima nk’ubw’abandi bana. Ubwo ababyeyi basezeranya abana babo ubuzima bwiza, jyewe sinigeze ngira ayo mahirwe. Sinigeze ngira amahirwe yo kubona data.

Data amaze gupfa, mama yahise arwara. Nabayeho nta babyeyi ngira. Icyongeyeho, abadayimoni baranteraga nijoro bigatuma ntinya ijoro. Mu ishuli sinabashaga kwiga nnk’uko bikwiriye, bityo simbashe gutsinda ibizame. Ngize imyaka 10 natangiye kumva ijwi rivugira muri jye, nanjye nkahamagara uwo uvugana nanjye).

Rimwe na rimwe ryarambwiraga riti “Ndakumva,’’ ubundi rikambwira riti “ugiye kuba Umuhanuzi w’Imana.’’ Mu myaka 18, natangiye kugendera mu kigare bituma ntangira kunywa itabi cyane no gusinda. Narababaye, ubwonko bwanjye burangirika, ncika integer, ubuzima buranga ndetse n’abantu baranyanga.

Byaje guhumira ku mirari ubwo nataga ubwenge. Mu by’ukuri, nasigaye ubusa. Sinabona uko mbikubwira bihagije, ukuntu ubuzima bwari bungoye icyo gihe. Nagiye mu Budage mu Ukwakira 2010, ngenda mfite ibyo bikomere byose.

Mu w’2012 ni bwo numvise ubuzima bunaniye, ariko ni bwo Imana yatangiye gukora. Igihe kimwe hari ku Cyumweru, ndota mpura n’Imana imbonankubone. Namaze nk’amasaha 4, maze nkangutse numva ibyiyumviro byanjye byagarutse n’ubwenge bukora neza. Naje kumenya yuko ari Umwuka Wera w’Imana wavuganaga nanjye umuhungu muto ati “jye”.

Nabayeho muri ubwo buzima nta byiringiro, ariko nza kongera kubonana n’umuryango wanjye. Naje kumenya ko nimbibwira abantu batazabyemera, ariko umuntu agomba kubibabwira. Ushobora kutabyemera, ariko niba nawe uri mu bihe nk’ibi wihangane. Imana irakubona, kandi nta cyo ikeneye ko uyisobanurira. Igihe nikigera izagutaba.

Umugisha w’Imana ni iki? Ni ibyo wungutse cyangwa uburumbuke.

Dore amategeko atanu agenga guhabwa umugisha n’imana:

1. Imana ishaka guha abandi umugisha.
2. Imana ikoresha abantu ngo baheshe abandi umugisha.
3. Abantu b’Imana bagomba kugira ubushobozi bwo guhesha abandi umugisha.
4. Duhesha abandi umugisha mu izina ry’Imana.
5. Iyo umuntu ahawe umugisha, ubuzima burahinduka.

A. IMANA ISHAKA GUHA ABANDI UMUGISHA

1. Amafaranga. “kingura amadirishya . . . nkabasukaho umugisha” (Malaki 3:10).
2. Imigisha y’umwuka. “Yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru” (Abefeso 1:3).
3. Imigisha yo mu buryo bw’umubiri. “Imana ihaba umugisha . . . mwororoke mugwire, mwuzure isi” (Itangiriro 1:28).
4. Icyubahiro. “Nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe” (Itangiriro 12:2).
5. Abana. “Abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka . . . hahirwa ufite ikirimba kibuzuye” (Zaburi 127:3-5).
6. Amahirwe. “Hahirwa umuntu wishimira amategeko y’Uwiteka” (Zaburi 1:1-2).

B. IMANA IKORESHA ABANTU NGO BAHESHE ABANDI UMUGISHA

1. Incuti. “(Melikisedeki) amuha umugisha (Aburahamu)” (Itangiriro 14:19).
2. Data. “Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo imigisha y’ibizaba” (Abaheburayo 11:20).
3. Sogokuru. “Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ahesha umugisha abana ba Yosefu bombi” (Abaheburayo 11:20).
4. Umutambyi. “Uku abe ari ko muzajya muhesha Abisirayeli umugisha…” (Kubara 6:23).
“Uwiteka aguhe umugisha akurinde (kurindwa). Uwiteka akumurikishirize mu maso he (uburumbuke), akugirire neza (mu byo ukora). Uwiteka akurebe neza (akwiyereke), aguhe amahoro (umunezero wo mu mutima).” (Kubara 6:24-26).
5. Yesu. “Abaha umugisha abarambitseho ibiganza” (Mariko 10:16).

C. ABANTU B’IMANA BAGOMBA KUGIRA UBUSHOBOZI BWO GUHESHA ABANDI UMUGISHA

1. Ntubasha guha abandi icyo udafite.
2. Yakobo. “Muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha” (Itangiriro 28:14).
3. Labani. “Kuko ari ku bwawe Uwiteka yampereye umugisha (Yakobo)” (Itangiriro 30:27).

IBIDASHOBORA GUHESHA UMUNTU UMUGISHA

Kubaza umusaraba (ikimenyetso cy’ubupfumu).
Kwitwaza Bibiliya (impigi).
Umugenzo (amagambo masa).

D.DUHESHA ABANDI UMUGISHA MU IZINA RY’IMANA
1. Bikore mu izina ry’Imana. “Uko abe ari ko bashyirisha izina ryanjye ku Bisirayeli, nanjye nnzabaha umugisha” (Kubara 6:27).
2. Bivugane kwizera. “Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo imigisha y’ibizaba” (Abaheburayo 11:20).
3. Gira kumvira. “Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse . . . murebe ko ntabasukaho umugisha” (Malaki 3:10).
4. Koresha Bibiliya. “Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo” (Ibyahishuwe 1:3).
5. Senga. “Arararama areba mu ijuru arabishimira. . .” (Mariko 6:41).

E. IYO UMUNTU AHAWE UMUGISHA, UBUZIMA BURAHINDUKA

1. Ibyo utunze byose birarumbuka. “Uwiteka aha umugisha urugo rw’uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w’Uwiteka uba ku byo atunze byose” (Itangiriro 39:5).
2. Uba umukire. “Bowazi . . . umuntu ukomeye w’umutunzi” (Rusi 2:1). “(Abakozi) baramusubiza bati ‘Uwiteka aguhe umugisha’” (Rusi 2:4).
3. Mu byo ukora. “Uzawugirira (umugisha) no mu murima” (Gutegeka kwa kabiri 28:3). “Wahiriye umurimo w’amaboko ye (Yobu)” (Yobu 1:10).
4. Abana bawe. “Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe” (Gutegeka kwa kabiri 28:4).
5. Uzagira agaciro. “Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe” (Kubara 24:9).

Niba utarakira Yesu by’ukuri nk’Umukiza wawe, mwakire nonaha. Wizarira cyangwa se ngo ubishyire kera. Niba ushaka kwakira Kristo ku bwo kwizera, senga iri sengesho rito mu mutima wawe:
Mwami Yesu, ndemera ko ndi umunyabyaha. Nizeye ko Yesu yapfiriye ibyaha byanjye ku musaraba, ku munsi wa gatatu akazuka. Nihannye ibyaha byanjye. Nakiriye Umwami Yesu nk’Umukiza wanjye ku bwo kwizera. Wasezeranye kunkiza, nanjye ndizeye kuko uri Imana itabasha kubeshya. Aka kanya ndizera ko Umwami Yesu ari Umukiza wanjye, kandi ko mbabariwe ibyaha byanjye byose ku bw’amaraso ye y’igiciro. Ndagushimye Mwami ko unkijije. Nsenze mu izina rya Yesu, Amen.

Niba usenze iri sengesho, Imana irakumvise kandi iragukijije. Nanjye nkuhaye ikaze mu muryango w’abana b’Imana.

Yesu yambwiye ko abantu benshi bakomeye bamanuka bagana ikuzimu, abakomeye n’ibirangirire. Urugero ni Michael Jackson. Uyu mugabo yari ikirangirire ku isi yose, ariko yasengaga satani. N’ubwo abantu benshi atari ko babibona, ariko ni ko kuri. Uyu mugabo yasinyanye amasezerano na satani: Yasinyanye na satani kugira ngo amuhe ubushobozi bwo kuba ikirangirire, no kugira abafana benshi.

Uko yageze kuri ibyo byose, ni ko nabonye abadayimoni bababaza abantu ikuzimu. barabazunguzaga, bakabazunguza basakuza cyane, bakanezezwa no kubatera agahinda. Reka nkubwire ko Michael Jackson ari ikuzimu. Yesu yaramunyeretse ubwo yari amaze gupfa, mubona ababarizwa mu muriro. Natakiye Yesu nti "Kuki?" Ntibyari byoroshye kubona uburyo uwo mugabo yababazwaga, n’uburyo yatakaga. Umuntu wese wumva indirimbo za Michael Jackson, akaziririmba cyangwa se akamufana ndamugira inama ko satani arimo kumufata mu mutego we kugira ngo azamujyane ikuzimu. Bizibukire nonaha mu izina rya Yesu! Yesu arashaka kukubohora kugira ngo utazarimbuka.

Mbere y’uko njya ikuzimu Yesu yanjyanye mu nzozi arambwira ati "Reba, uyu muntu ari ikuzimu." Ndavuga umuntu w’ikirangirire witwaga MJ (Michael Jackson). Impamvu yagiye ikuzimu nayisobanuye muri video yanjye iheruka. Ubwo nafataga ayo mashusho, Yesu yarambwiye ati “Muvugeho.” Ni cyo gituma ndimo kukubwira ko arimo kubabazwa mu muriro ikuzimu.

Ubwo negeraga uwo muriro, nabonye abadayimoni benshi bakoze uruziga, muri urwo ruziga harimo umuntu urimo kubabazwa. Uwo muntu yazamuye amaboko yakagaho umuriro, arataka ati "Ntabara! Ntabara!" Nabashije kumva ururimi yavugaga.

Nashatse kumufasha, ni uko abadayimoni baramufata bakajya bamuterera hejuru bamutegeka kubyina no kuririmba nk’uko yagenzaga akiri ku isi. Abadayimoni baramusekaga, bakamujugunya mu muriro, bakamuzamuramo bakamukubita inshyi. Yatakaga ababazwa cyane. Oh, mbega ukuntu yababazwaga cyane!

Ndatura kandi nizeye ko ndi icyaremwe gishya muri Kristo, ibya kera byarashize, dore byose byahindutse bishya. Imana ni yo ibasha guca inzira aho zitari. Ni yo impa kurabya no mu bihe by’amapfa. Kristo yahaye ubuzima bwanjye agaciro. Yampaye gutangirana na we ubuzima bushya.

Natuye ko ntari uneshwa. Nzi ko kuneshwa bishobora kubaho, ariko ntabwo ari bwo buzima bwanjye. N’ubwo hari amakosa nakoze mu buzima bwanjye, nzi ko nshobora kongera kubona ibyo nabuze ngakoresha umwanya neza. Ntabwo byarangiye, kuko Imana itarashyiraho akadomo. Mpisemo gutumbira imbere. Nanze kureba inyuma.

Nzi ko nshobora kugera ahantu nkananirwa cyangwa nkaneshwa, ariko ibi ntabwo ari umugabane wanjye. Kubwa Kristo nzanesha mu byo nzakora byose. Nzagira iherezo ryiza, kandi nzagororerwa mu izina rya Yesu. Nzihangana kugeza nesheje.

Nanze guhora negurana. Nanze guhora mfitiye inzika abatarampaye ubufasha ubwo nari mbukeneye. Menye ko igihe ari ubutunzi Imana yahaye abariho bose. Ni yo mpamvu ngiye gufata umwanya niga, ngendere ku byananiye kugira ngo ngere ku butsinzi nifuza. Nanze inzitizi iyo ari yo yose, n’ubwo yaba imyaka mfite kuko nzi ko imbaraga zitangwa n’Imana.

Kubera ko Kristo agikora, nanjye ngiye gukora kandi nzatsinda mu izina rya Yesu Kristo. Natuye ko ejo hazaza hanjye hazaba heza. Nakiriye ubwenge bw’Imana kugira ngo nshyikire ibyo Imana yanteguriye muri Kristo. Nanze amarangamutima yo kuneshwa. Ubwoba bwo kuneshwa ndabwiyambura mu izina rya Yesu.

Nanze amarangamutima yo kuneshwa. Nivanyeho umutwaro wo kuneshwa mu izina rya Yesu. Nanze kwigirira impuhwe. Ibyiringiro byanjye ntabwo binyeganyezwa, kandi ni iby’ukuri. Yesu ni we byiringiro byanjye bizima. Abamurebyeho bavirwa n’umucyo, mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka.

Ejo hazaza hanjye hari muri Kristo, sinzakorwa n’isoni. Ndi urwandiko rw’Imana, hari byinshi icyongeraho. Iyatangije umurimo mwiza muri njye ni na yo izawusoza. Nimanye na Kristo hano mu isi. Amen.

Mu myaka ishize hariho umushinga wo kubaka amacumbi mu mujyi wa Don Valley, ku muhanda wa Bayview. Iyo nzu yari ndende cyane, kandi byavugwaga ko izaba ari amacumbi agezweho, atari muri uwo mujyi gusa ahubwo no muri Ontario hose. Haje rero kubaho amakimbirane hagati y’uwayubakaga n’umukoresha we, ayo makimbirane atuma imirimo y’inyubako ihagarikwa. Buri munsi abamotari bahanyuraga, abamanuka n’abazamuka baribwiraga bati “Iyi nyubako izarangira vuba. Sinshobora kuyihagarara iruhande.”

Mu by’ukuri, iyo nyubako yahagaze aho imyaka myinshi mu gihe bari bategereje kumvikana. Byaje kunanirana rero, inyubako iragenda ihinduka umusaka ari na ko amaso y’abantu yaheze mu kirere. Iyo isezerano ritanzwe ntirisohore, abantu bacika intege bakumva badashaka no kongera kuritekereza, rigahinduka umusaka. Iyo hatariho ibyiringiro no gushira amanga ngo umuntu ategereze yizeye ko Imana iza guhindura ibintu, kwizera kwa Gikristo na ko kumera nk’iyo nyubako: bitangira ari isezerano, bikarangira bisenyutse.

Ugomba kuba warabonye ko ibyanditswe byera bihuriza hamwe kwizera, ibyiringiro n’urukundo bikabiremamo ikintu kimwe. Ibyiringiro ni ijambo riri hagati yo kwizera n’urukundo. Ibyiringiro bituma kwizera kutanyeganyezwa n’umutwaro wo gucika intege no gutinda kw’ibisubizo. Ibyiringiro bituma urukundo rudacogozwa n’agahinda. Ibyiringiro bikomeza urukundo, bikarutiza imbaraga zo kwiyubaka. Ibyiringiro bikomeza ukwizera, bikanatuma umuntu adacogora.

Tugomba kwiringira rero, kuko umuntu udafite ibyiringiro agwa isari. Iyo tubuze ibyiringiro tugwa isari, tukava mu byo twizeye, tukareka imirimo yacu, tukava ku rugamba twariho, tukareka kwitanga, tukanga ubuzima, byose tukabifasha hasi. Pawulo aringinga Abakristob’i Korinto ati “Ni uko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami” (1 Abakorinto 15:57-58). Mbese umuhati wawe ni uw’ubusa? Uwanjye se ni uw’ubusa? Umurimo dukora kubw’ubwami bw’Imana ntushobora kuba uw’ubusa. Imana yatubereye iyo kwizerwa ibasha no kuba iyo kwizerwa mu muhati tugira ku murimo wayo.

Intumwa Pawulo yibutse umunsi yibutsaga Abakristo b’i Roma iti “Ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona?” (Abaroma 8:24). Ibyo Pawulo avuga ni ukuri. Ibyiringiro biba iby’ukuri iyo umuntu yiringira ibyo atarabona. Ku murongo ukurikiraho, yibutsa Abaroma ko kwihangana kugomba guherekeza ibyiringiro: Abakristo bihangana mu byo biringira iyo nta kimenyetso gihamya ko ibyo twiringiye ari ukuri, cyangwa bisa n’aho nta shingiro rifatika dufite. Ishingiro rifatika mvuga ibyiringiro byacu bigomba kubakiraho, buri gihe n’ahandi hose rigomba kuba gukiranuka kw’Imana irinda isezerano ryayo. Ufite ibyo byiringiro ntashobora gucika intege ngo ave mu byo yizeye.

Ndamutse nkubajije umuntu mubi kurusha abandi mu muryango (société) wansubiza ko ari nde? Mbese umuntu mubi ni umusazi? Umuntu mubi si umusazi. (Turetse ibyo se, uzi bangahe?) Umuntu mubi kurusha abandi si umwicanyi cyangwa se mugenzi we, cyangwa se umusazi. Umuntu mubi ni utizera. Umuntu utizera ahora anegura abandi “Ibi se bimaze iki? Kuki narinda kuruhira ubusa?” Umwuka mubi w’utizera ukwira hose. Umwuka w’Imana wahinduye umukungugu ubuzima, ariko umwuka w’utizera uhindura ubuzima umukungugu. Utizera aba ashaka gutsinda aho ageze hose, aha na hariya. Intsinzi ye rero birumvikana, ituruka kuri babandi baciwe intege na ya magambo ngo “Bimaze iki?” bigatuma banga isi kandi Imana itarigeze iyanga. Umenye ko abangiza ibyaremwe n’Imana batangiza bike, ahubwo bangiza byinshi. Nyamara abatizera badindiza agakiza k’ibyaremwe, bagasuzugura n’ibimenyetso bigaragaza ko Imana izabihembura.

Ubwo Imana yaduhaye ingwate yo gucungurwa, n’iyo guhindurwa n’iy’umwuzuro w’ibyaremwe, abatizera ntibazaba bakigaragara ko bibeshye gusa, ahubwo bazafatwa nk’abatukanyi kuko bakomeje kuvuga bati “Ibyo ni ibiki?” kandi ibigaragaza ko Imana izahembura ibyaremwe bitazabura kuboneka.

Mu butumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma, yababwiye ko ibyaremwe byose biri mu bubata bwaturutse ku cyaha. Ibyaremwe byose biri mu bubata bw’imbaraga zibikoresha uburetwa zikanabyangiza. Ibyaremwe byose biniha bitegereza kubohorwa mu bubata bw’izo mbaraga zibikoresha uburetwa zikanabyangiza. Kuvuga ko ibyaremwe byose binihishwa n’umubabaro bitegereza kubohorwa mu bubata, ni ukuvuga ko bifite “ibyiringiro” mu mitima. “Ibyiringiro” bisobanura “guhindurwa n’umwuzuro twaherewe ingwate.”

Reka mbisubiremo: utizera ni umutukanyi. Akomeza guhamya ko kurengera isi iniha nta kamaro. Ni umutukanyi kuko umuhati Imana igirira isi iniha uzazana ubwiza buzayihesha icyubahiro. Utizera azambya imibabaro aho kuzana ihumure, akabyitirira Imana avuga ko ntacyo ishoboye cyangwa se ko ibyirengagiza. Umuntu utizera ni umuntu mubi cyane mu isi.

Bimaze iki kugaburira abantu 4,000 ku kwezi (kimwe cya kabiri ari abana) nk’uko tubikora? Icyo bimaze ni uko hari inkera ibiteguriwe, aho baza kuba barya ibishyimbo bifunzwe mu bikombe n’ibindi.
Bimaze iki kurwanya abacura intwaro n’ubwo tuzi yuko intwaro zose zagiye zikoreshwa mu ntambara? Icyo bimaze gusa ni uko hashyiraho umunsi wo gusinya amasezerano yo guhagarika intwaro.

Bimaze iki kwita ku babana n’ihungabana? (Nizere ko mwibuka ko ubwo nazaga i Steetsville hari ibitanda 16,000 bigenewe ababana n’ubumuga bwo mu mutwe mu mujyi wa Toronto, n’ubu kandi hari ibigera ku 4,000). Icyo bimaze ni uko abo na bo Umwami wacu azabakoraho umunsi umwe nk’uko yakijije wa wundi wahoraga mu misozi y’i Gedarene, yikebesha amabuye, akiruka yambaye ubusa, ataka cyane. Uko ni ko na bo Imana yagennye ko izabatarura, ikabicaza, ikabambika maze ikabasubiza ubuzima.

Bimaze iki gufata abasaza n’abakecuru bakennye, n’abagororwa, ukabigisha gusoma? Wikwirirwa unagira icyo umbaza, kuko nta watukanira mu ruhame.

Iyo dutaye ibyiringiro tuba duhanye isi. Ariko Imana ntizigera iyihana, kandi nanjye sinakwihanganira kuyihana.
Dukurikije Bibiliya, ibyiringiro ni ukumenya udashidikanya ko ejo hazaza ari heza. Ibyiringiro byacu bya none ni ukuzuka kwa Yesu Kristo mu bapfuye n’umumaro kwatugiriye. Petero avuga ko icyo twiringiye ari ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo (2 Petero 3:13).

Ibyiringiro ni impano y’Imana, kandi ni itegeko ryayo. Iyo hatari ibyiringiro, Umukristo ava mu byo yizeye akanga isi. Iyo twishimiye mu Mwami wacu wazutse, ntitwabura gufatanya na Yeremiya guhamya tuti “Uwiteka ni we mugabane wanjye, ni cyo gituma nzajya mwiringira” (Amaganya ya Yeremiya 3:24).

Ariko Toma umwe muri abo cumin a babiriwitwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga. 25 Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!” Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.” 26 Ni uko iminsi umunani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” 27 Maze abwira Toma ati “Zana hano urutoki rwawe urebe ibiganxza byanjye, kandi uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, kandi we kuba utizera ahubwo ube uwizeye.” 28 “Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye kandi Mana yanjye!” 29 Yesu aramusubiza ati “Wijejwe n’uko umbonye? Hahirwa abizeye batambonye” Yohana 20:24-29.

Ubwo nari maze kuva mu Buhinde mbonye uburyo Toma yagize amateka akomeye kugeza n’ubu muri iki gihugu, nagize amatsiko niyemeza kumenya uwo Toma uwo yari we dukurikije Bibiliya, nifuza no kureba aho imbaraga ze zavaga.

Bigaragara neza mu mateka ko Toma yabaye mu Buhinde kuva mu wa 58 nyuma ya Yesu, kugeza igihe yapfiriye ahorwa Yesu mu wa 72. Bigaragara ko itorero riri mu majyepfo y’Ubuhinde ari we warishinze, kandi bivugwa ko yaba yarahambwe mu mujyi wa Madras ku rusengero rwa Mutagatifu Toma. Ni iki cyaba cyarateye Toma gusiga ibyo azi byose akagenda urugendo rurerure akarinda no kwicwa bamuhora Yesu?

Abantu bamuzi nka Toma w’umuhakanyi, ariko ibyo yakoreye mu Buhinde bigaragaza ko atari ko yari ari. Nagize amahirwe yo kuzamuka umusozi yiciweho azira Kristo. Ni umusozi muremure, aho yakundaga kuzamuka agasenga, ndetse hari n’ubuvumo yiberagamo. Iyo witegereje neza usanga hatari ahantu heza ho gusengera, kuko hitegeye umurwa wose.

Muri iki gitondo ndashaka ko turebera hamwe mu buryo burambuye kamere y’Intumwa Toma nk’uko tumusanga mu byanditswe byera incuro 3. Mbese Toma yari umuntu utizera, cyangwa yari umukozi? Incuro 3 tumusoma mu byandirtswe byera, tumubonaho ibikurikira:

- Yemeraga guhara ubugingo bwe
- Yakundaga kubaza ibibazo bikomeye
- Yakundaga kwemera ukuri

Toma yemeraga guhara ubugingo bwe (Yohana 11:1-16)
Dusoma ibya Toma ku ncuro ya mbere mu butumwa bwiza, aho Yesu yazuraga Lazaro. Reka dusome Yohana 11:1-16. Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w’i Betaniya, ikirorero cy’iwabo wa Mariya na Marita mwene se. 2 Mariya uwo ni we wasizera Yesu amavuta ku birenge akayahanaguza umusatsi we, musaza w’uwo ni Lazaro wawundi wari urwaye. 3 Ni uko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwom ukunda ararwaye.” 4 Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa.” 5 Yesu yakundaga Marita na mwene se Lazaro. 6 Ni uko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari.

7 Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubire i Yudaya.” 8 Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?” 9 Yesu arabasubiza ati “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona 10 ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.” 11 Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” 12 Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.” 13 Nyamara Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw’ibitotsi. 14 Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye. 15 Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.” 16 Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.”

Abigishwa bari bafite ukuri. Babwiraga Yesu bati “Sigaho icyo si cyo cyatuma ujya gupfira i Yudaya. Ntuzi yuko hariyo abantu bashaka kukwica!” Yesu akomeza kubabwira ati “Tugende.” Ikiganiro kiri ku murongo wa 11 n’uwa 12 kiratangaje. Yesu yavuze ko Lazaro asinziriye. Abigishwa be ni ko kumusubiza bati “Wimukangura!” Yesu rero yahise abasobanurira ati “Ntasinziriye ahubwo yarapfuye.” Umurongo wa 16 ni wo nshaka, uvuga uti “Natwe tugende dupfane na we.”

Toma dukunze kwita ‘Toma utemera’ yavuze ashize amanga ati “Yesu, ndagukurikira n’ubwo byaba ngombwa ko mpfirayo.” Mbese ibi biratwigisha iki? Mbere ya byose, Toma ntiyari umuntu utemera ahubwo yashakaga ibintu bigiye ku murongo. Mu mutwe we yari yishyizemo ko najya i Yudaya azapfirayo.

Toma yemeye guhara ubugingo bwe akurikira Yesu.
Mbese nawe ufite uwo mutima ukunze wo gukurikira Yesu?
Mbese ufite icyo cyifuzo cyo gukurikira Yesu?
Mbese ufite uko gushira amanga mu gukurikira Yesu?

Ubwo nari mu Buhinde naratangaye kuko nahuye n’amarangamutima ateye atya: Mwene Data twari kumwe dukorana umurimo ntiyashakaga kujya mu gace kari mu maboko y’Abakomunisiti (communist), bari bamaze iminsi bica abantu babahora Yesu. Byari bikomeye kandi twashoboraga gufatwa tukicwa, ariko mu mutwe wanjye hajemo igitekerezo giteye gitya… Mbese nzubaha Kristo no mu rupfu, cyangwa nzahitamo gukiza ubugingo bwanjye?

Twarinjiye, Imana iraturinda. Imbuto zavuyemo ni imbaraga zitangaje n’ubuntu, kandi benshi barakijijwe barabohorwa. Toma aratubaza iki kibazo... Mbese twakwemera kumvira no mu rupfu? We yemeye kumvira... Natwe tugomba kubyemera.

Yabashije kubaza ibibazo natwe twese twibaza (Yohana 14:1:6)
Toma tumusanga no muri Yohana 14:5. Dusome.

Yohana 14:1-6 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana najye munyizere. 2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4 Kandi aho njya inzira murayizi.” 5 Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?” 6 Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta we ujya kwa Data ntamujyanye.”

Yesu amaze gukomeza abigishwa. Reka tuvugishe ukuri, nawe ari nkawe wumvise ibi ubwa mbere byagutera urujijo. Ndimo gutekereza abigishwa bakikije Yesu, bazunguza imitwe nk’abasobanukiwe ibyo arimo kubabwira. Buri gihe iyo ndimo kubwiriza mpura n’izi ngero, ukabona umuntu aramwenyura akazunguza umutwe nyamara adasobanukiwe ibyo uvuga.

Toma yamanitse urutoki aravuga ati “databuja, sinsobanukiwe ibyo uvuga. Mfasha kubisobanukirwa.” Umenye ko Yesu atigeze acyaha Toma cyangwa se ngo amuseke ku bw’ikibazo yari amubajije abikuye ku mutima. Yesu yakundaga gusubiza aciye kure. Ikibazo Toma yabajije n’abigishwa bagenzi be bari bagifite, kandi ndahamya ko bavuze bati “Toma, urakoze kuba ubajije iki kibazo.”

Ibi biratwigisha iki? Kimwe mu makosa akomeye twigishijwe ni uko kubaza ari bibi. Kubaza ikibazo cyumvikana si icyaha. Gushaka gusobanukirwa neza ibyo urimo si icyaha. Hariho ibintu tuba tudasobanukiwe. Ujye ubaza ibibazo, ugenzure umenye iyo ibintu byerekeza.

Ubwo nari mu ivugabutumawa i Goa, natekereje ko nayobye. Nari nahamirije abantu mpereye cyane, ariko sinabasha kubona urusengero. “Mwami, sinumva icyatumye unzana hano!” Ubwo nahise nurira imodoka ngo ndangize ingendo zose nagombaga gukora… mara amasaha 13 mu modoka nta guhagarara. Nanyuraga ku makorosi n’imisozi, ariko simbashe kubibonesha amaso. “Mwami, kuki!” Igisubizo cyari gihari. Jyewe na bagenzi banjye twari twahawe ibyicaro inyuma y’abantu Imana yari yateguye ngo tubabwirize. Haje kuvamo imbuto nziza! Ibaze iyo ntaza kuba nabajije Imana iby’urwo rugendo… Byari byoroshye ko mva muri iyo modoka nkajya muri gari ya moshi, ariko Yesu yashakaga ko ari yo ngendamo.

Toma yakundaga kwemera ukuri (Yohana 20:24-29)
Sinshidikanya ko mwese mwibuka inkuru za Toma washidikanyaga twasomye dutangira. Abantu banenze Toma, ariko tugomba kubanza kumenya icyabimuteye.

Icya mbere abigishwa bazi ni uko Mariya yasabye Yesu kujya iwabo. Nta wo mu bigishwa wigeze yemerera Yesu kujyayo, iyo baza kubyemera ntibari kujya mu cyumba ngo bikingirane kubera ubwoba. Ariko ubwo bari aho mu cyumba, Toma ntiyari hamwe na bo. Toma yari he? Bibiliya ntihasobanura. Toma ntiyigeze apfa kwemera ibyo bagenzi be b’abigishwa bavugaga. Yashakaga kumenya niba byose ari ko byagenze. Ni cyo cyatumye Yesu agaruka akamwiyereka. Toma ni umwe mu bantu basuzugurwa muri Bibiliya. “Mwami wanjye kandi Mana yanjye!”

a) Aya magambo aratangaje, kuko ntibisanzwe ko Umuyuda avuga bene ibi.
b) Kwita umuntu uti “Mwami wanjye kandi Mana yanjye!” byashoboraga gufatwa nk’ubutukanyi ndetse ukabizira byo gupfa.

Toma yagiraga umuhati. Iyi nkuru iratwigisha iki? Icya mbere, gushidikanya si icyaha. Iyo biza kuba icyaha, Yesu yari kubaza Toma ati “Kuki uncumuraho?” Ariko nta byo yigeze avuga. Twese dushidikanya hato na hato. Icyo ukwiriye kumenya hano, ni uko atashidikanyije Yesu ahubwo yashidikanyije bagenzi be b’abigishwa. Yesu amaze kumwiyereka yarizeye arabyemera.

Kwizera no gushidikanya biratandikanye. Kutizera ni uguhakana nkana, no kutumvira, no kugoma, no kurwanya ukuri, kandi abatizera bamaze gucirwaho iteka. Gushidikanya ni ikibazo cy’ukuri, ariko kutizera ni ukwanga kwemera igisubizo. Gushidikanya umuzuko ntibisanzwe. Ntibisanzwe ko abapfuye bazuka mu bapfuye. Iyo wanze kwemera ko ikintu kidasanzwe cyangwa igitangaza gishobora kubaho, uba uzibira ukuri. Ukuri ntigushobora gusobanura byose.

Toma yari yarabuze incuti ye Yesu, nyamara yari afite ibyiringiro byinshi. Ntibyoroshye kwizera by’ukuri mu gihe wugarijwe n’amaganya y’iyi si. Ibi bibaho iyo ubuze uwo wakundaga, iyo abana bashonje, iyo wirukanywe ku kazi cyangwa utandukanye n’uwo mwashakanye. Igitangaje ni uko akenshi dushidikanya ko Imana ishobora kudukorera igitangaza n’ubwo tuba tubyifuza.

Umwanditsi wa Zaburi hari aho yagaragazaga uburakari bukabije, akaririmba gushidikanya kwe n’ibyamuciye intege. Nyamara amaherezo barashyiraga bakabona ko Imana ari Imana, ko ibitayeho kandi ko ibumva.

Ubwo nari muri mu Buhinde nahuye n’umugore utewe na dayimoni. Yari arangije kwiga Kaminuza, ariko atewe n’imbaraga z’abadayimoni ku buryo yari ageze aho kwiruka asakuza avuga ko ari marayika w’umucyo, yivugisha. Maze kumubona sinigeze nemeza ko ashobora gukira, ariko numvaga hari ibyiringiro.

Ariko Yesu yahise yigaragaza. Narasenze, ba badayimoni bamukubita hasi nanjye mbategeka kuvuga aho baturutse na bo ni ko kuhambwira. Nabirukanye ni ruto ni ruto mu izina rya Yesu, uwa nyuma agenda arira ataka. Umugore yasubiye kuba muzima, arabohoka, arahembuka asubira mu muryango we. Nongeye kumubona bukeye bw’aho yahindutse mwiza bitangaje. Tekereza iyo nza kuba narashidikanyije. Ariko nabashije guhanga amaso Yesu ngo ansubize nk’uko Toma yagenje.

Umwanzuro:

Ndizera ko nagenje neza kureka kwita Toma wa wundi ushidikanya. Toma ntaho yari ahuriye no gushidikanya, kuko yarangwaga n’ubushake. Yemeraga guhara ubugingo bwe ku bwa Yesu. Ku iherezo yapfuye ahowe Yesu. Yaranzwe no kubaza ibibazo bikomeye kandi by’ukuri. Ibyo bibazo yabajije byatumye arushaho kwizera. Yagiye mu yindi si mu byo kumenya Yesu. Yemeraga ukuri. Ku iherezo yagundiriye ukuri, ku buryo yashinze amatorero atabarika i Kerala n’i Tamil Nadu.

Ni uko rero nawe umere nka Toma, ujye ubaza Yesu ibibazo bikomeye. Ujye wemera gukurikira Yesu kugeza gupfa, wemere no kugundira ukuri mu gihe bibaye ngombwa!

“Imana tuyifata dute? Uburyo tubaho, ibyo dukora, amarangamutima tugira, ni ingaruka y’uburyo dufata Imana n’uko tuyitekereza.”

Niba ibitekerezo n’imyezerere byacu ari bibi, amarangamutima n’ibikorwa na byo bizaba bibi. Igikorwa cyiza cyose dukora ni ingaruka y’imyemerere yacu. Niba ibyo twizera ari bibi, n’imirimo yacu izaba mibi. Niba hari uburyo Imana idutegeka kugenda ariko ntituyemerere, bizatuvuna kuba mu bushake bwayo kandi bishobora kutuviramo kwigomeka.

Nkiri umwana muto nakundaga kumva bavuga ko umuntu w’Imana apfuye Imana ihita imutwara kuko iba yifuza kubana na we. Nk’umwana muto rero nifuzaga kuzajya mu ijuru ariko bitari vuba, nkanatinya kubera ko bavugaga ko iyo umuntu akiranuka bituma Imana imutwara kugira ngo abe hafi yayo, bityo agapfa vuba. Ibi byatumye nirinda kuba nakwegera Imana cyane. Nashakaga gukira ibyaha, ariko sinifuze gukiranuka cyane kugira ngo ne gupfa vuba.

Byatumye nishima cyane maze kumenya ko Imana atari uko iteye. Yesu yaje kuduhishurira Imana mu buryo butandukanye n’ubwo idini yayitwigishijemo. Mbere na mbere, Imana ni umubyeyi udukunda. Kamere y’Imana iyitera kutwifuriza ibyiza no gushaka kuturinda ibibi byose. Oh, mbega ukuntu ari byiza kumenya iyo Imana!

Ibi tubisobanukirwa neza iyo dusenga isengesho rya Data wa twese, ritwigisha kwegera Imana nk’abana begera umubyeyi. Nagerageje kwegera Imana nk’uko umwana agana umubyeyi we, kandi hari amasomo nabivanyemo:

1. Sindi impfubyi

Sindi jyenyine. Ndi uwo mu muryango w’Imana. Simfite data gusa, ahubwo mfite na bene Data bankunda nanjye nkabakunda kuko iyo tuvuga ririya sengesho dusenga tuti “Data wa twese…’’

2. Sindi inzererezi

Sindi udafite intego, uzerera hirya no hino nta gahunda cyangwa icyerekezo. Mfite iwacu nkagira na Data. Iwacu ni mu ijuru, kandi nyiraho ni Nyir’ijuru. Mfite umutekano wose kuko Data ategeka byose, agatanga icyerekezo, agashyiraho amategeko agenga umuryango wacu. Ayo mategeko ampa umurongo ngenderwaho, akandinda kubaho nk’udafite intego, ahubwo nkabaho nubaha Data, nkicisha bugufi munsi y’ububasha bwe. (“Data wa twese uri mu ijuru,…ibyo ushaka bibeho mu isi.”)

3. Ntacyo nzakena

Sindi umukene ubaho atishimye. Data ni umutunzi w’uburyo bwose. Kubera ko umubyeyi mu rugo ateganiriza umuryango, ibyifuzo byanjye ni Data ubikemura ku bwa Yesu Kristo. (“Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi.”)

4. Narababariwe

Naremewe. Iyo nkosheje mfite Data umpana, ariko akabikoreshwa n’urukundo, akanyereka imbabazi n’ubuntu bwe. Ntabwo ampanira ibyaha byanjye kuko Yesu yishyizeho igihano cyanjye, ahubwo kuko nababariwe muri Kristo, Data arancura kugira ngo agaragaze ubutunzi yanshyizemo. (“Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu. ”)

5. Ndarinzwe

Nta bwoba mfite. Kubera ko Data turi kumwe, nta kibi ntinya. Andinda abanzi n’ibibi byose. (“Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.”)

6. Mfite insinzi

Ndi umunyamahirwe. Kubera ko Data ari Nyir’ubwami, afite ububasha n’icyubahiro, nizeye ko ubusabane bwanjye n’Imana butuma mpora nesha. Ubufasha bwanjye buturuka mu ijuru, aho Data aba. (“Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe none n’iteka ryose. Amen.”)

Mbere ya byose Imana ni Data, kandi iri hejuru ya byose. Kuba Imana ari umubyeyi wacu bituma tumenya kamere yayo.
Imana irifuza ko tuyimenya kandi tukayegera nk’umubyeyi mwiza. Ibi bizatuma turuhukira mu rukundo rwayo, n’ubwo haba hari n’ibyo tudasobanukiwe. Mbese nawe ni uko ubyizera?

Dusabe Umwuka Wera buri munsi aduhishurire urukundo rwa Data n’ubwenge bwe kugira ngo ibyishimo byacu byuzure, duhore turi mu bwiza bw’Imana.

"Ntukavuge uti: Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby’ubu?" (Umubwiriza 7:10)

Umuntu umwe yabonye inshuti isa n’iyihebye, arayibaza ati «Kuki wihebye?» Na yo irasubiza iti «Ejo hazaza hanjye ndabona ari habi». Atangaye cyane, wa muntu yongera kumubaza ati «Ni iki kikubwira ko ejo hazaza hawe ari habi?» Arongera ati «Uburyo nabayeho kera burabingaragariza.»

Muri iyi si ya none usanga abantu benshi bababajwe n’ubuzima bwa bo bwa kera. Ibi turabisanga no mu mateka y’isi nk’uko tubisoma mu Itangiriro 4:7. 7 Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.

Imana yihanangirije Kayini imubwira kuba maso no kutaganzwa n’ibitekerezo bibi. Nyuma yo kutemerwa imbere y’Imana, Kayini yakomeje kunamishwa n’umubabaro aho kureba imbere ngo atangire bushya. Hamwe n’iyi myitwarire, Kayini yagize ibyaha byinshi kubera kutaganza ibitekerezo bye, birangira abaye umwicanyi wa mbere mu isi.

Ku muntu ushyira mu gaciro, insinzi ni urugendo ntabwo ari ibyateguwe. Ntabwo turagera iyo tujya. Icyo dukora ni ugukomeza imbere. Kimwe mu bibuza umuntu kujya imbere ni ukuneshwa n’ibitekerezo bibi. Ntabwo tugomba kwirengagiza ko kwiciraho iteka no kwicuza bidutera gucika intege.

Ntabwo ducika intege kubera ko twaneshejwe, ahubwo ni igihe twatakaje icyizere n’inyota byo kunesha. Ni yo mpamvu Umubwiriza avuga ati "Ntukavuge uti: ’Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby’ubu?’" Umubwiriza 7:10.

Bene Data, dushobora kuganza ibitekerezo byacu. Ejo hazaza hatubikiye byinshi byiza tutagereranya n’ibyatubayeho mu minsi yahise. Dutegeke ibitekerezo byacu, kuko Imana izi ibyo yibwira kutugirira, ni amahoro si ibibi! Ni ahacu gusingira ejo hazaza heza …

Umuntu umwe yaciye umugani ati “Ikinyoma kiraguruka, ariko ukuri kukitonda.” Ariko n’ubwo bimeze bityo, ikinyima nticyihishira.

Nk’uko mubizi, umwami Dawidi n’ubwo yari afite icyubahiro, yakoraga ibyaha bitari bike, akica, akanasambana. Hari umuntu wavuze ko ikinyoma kiguruka, ariko ukuri kukitonda. Ariko n’ubwo bimeze bityo, ikinyima nticyihishira.

Umuhanuzi Natani yaje yifashisha umugani maze atuma Dawidi yimenya, arihana (2 Samuel 12:1). Dawidi yari yarasobanukiwe ko ukuri gushobora gukomeretsa, ariko ko ikinyoma cyo cyica.
Inzovu n’ubwo iremereye cyane, ntabwo ijya yinanirwa! Ibi Dawidi yarabimenye, maze nawe yemera kwirengera ingaruka y’ibyo yari yakoze.

Bakundwa, umutima wihana ni impano y’Imana utuma umuntu abasha guhinduka. Ni byiza ko tugira umuco wo kwihana aho guhora twihagararaho cyangwa tukishigikira mu makosa. Iyo twicara tukareba ibyo dukora, Umwuka Wera adufasha gukunda ubuzima, tugahorana ibyishimo, kwihangana, no kwirinda.

Ku wa 5 Mata 2013 ni bwo Matthew Warren umuhungu wa Dr. Rick Warren akaba n’umuhererezi we yitabye Imana afite imyaka 27. Matthew yapfuye azize kwiyahura, akoresheje kwirasa abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire. Rick Warren uyoboye itorero Saddleback Valley Community Church mu mujyi wa Lake Forest (California) yabitangaje n’agahinda kenshi muri aya magambo ku rubuga rwa twitter “Umuntu yagurishije na Matthew imbunda itanditswe binyuze kuri Internet. Niba yasabaga Imana imbabazi. Ndamubabariye.”

Urupfu rw’umwana w’uyu mushumba rwatangajwe n’itorero ayoboye rya Saddleback Valley Community Church bukeye bw’aho taliki 6 Mata. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Matthew DeLuca ukorera NBC News, Rick yabivuze muri aya magambo ati “N’ubwo Amerika ifite abaganga benshi, imiti, inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe ndetse n’abakozi b’Imana barambika ibiganza ku barwayi bagakira, nta cyo byabashije gukora ku burwayi bwe. Uyu munsi ni bwo yitabye Imana.” Ibi Pastor Rick yongeye no kubigarukaho mu ibaruwa y’akababaro yandikiye itorero rye.

Inkuru dukesha Associated Press ivuga ko umucamanza wo mu mujyi wa Orange yagerageje gushakisha inkomoko y’iyo mbunda uwo mwana yirashishije, ariko aheba ishweshwe. Ibi byatangajwe n’umuvugizi we Jim Amormino muri aya magambo “Ntitwahamya ko iyi mbunda yanditswe cyangwa itanditswe, kuko nomero ziyiranga (serial number) bazihanaguye. Byashoboka ko higeze kubaho ikibazo nk’iki, ariko ntibishobotse kumenya aya makuru.” Intwaro zose zigurishwa muri California zibanza gusuzumwa, kandi guhanagura imibare iranga imbunda ni icyaha gihanwa n’amategeko ku rwego rw’igihugu.

Ku gicamunsi cyo ku wa gatanu ni bwo ishami ry’ubugenzuzi ryo mu mujyi wa Orange ryatabajwe aho Matthew yari atuye mu mujyi wa Mission Viejo. Abatabaye basanze amaze kwirasa ahita yitaba Imana. Bahamya ko basanze hashize nk’amasaha 7 arashwe.

Itorero rya Rick rivuga ko uwo mwana yari umunyabuntu butavugwa, yicisha bugufi kandi agira ibambe. Bahamya kandi ko umutima mwiza wamurangaga wakomezaga benshi ukanabahumuriza. Ariko ikibabaje ni uko yabanaga n’ubumuga bwo mu mutwe bwatumaga ahorana ubwoba, bigatuma atekereza no kwiyahura. Rick Warren yasengeye Perezida Barack Obama ubwo yatangiraga kuyobora Amerika mu w’2009, yandika n’igitabo cyakunzwe cyane yise “The Purpose Driven Life.” Ibigo bishinzwe kugenzura no kurwanya ibyorezo bitangaza ko ubwiyahuzi bukoreshejwe imbunda bwageze ku bihumbi 31,000 mu w’2010.

Kuri iki cyumweru taliki ya 21 Mata 2013 ni bwo umudugudu wa Gasanze, Paruwasi ya Butare mu Karere ka Gasabo wafunguwe ku mugaragaro. Uyu mudugudu wafunguwe n’Umushumba w’Itorero rya Butare Pasiteri Gasirikare Gratien, uwagiriwe icyizere cyo kuwuyobora akaba ari Ev. Nkusi Jean Damascene wari usanzwe ayoboye umudugudu wa Shango.

Itorero rya Butare riherereye mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, rikaba ryari risanzwe rifite imidugudu umunani, umudugudu wa Gasanze ukaba ari uwa cyenda. Indi midugudu igize iyo Paruwasi ni Bumbogo, Butare, Karama, Kigara, Masizi, Nduba, Sha na Shangwe.
Ibi birori byitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye, ndetse n’amakorali nka Bowazi n’Impanda zo ku mudugudu wa Nduba wo kuri iyo Paruwasi. Hari kandi Korali Abakorerabushake ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Jabana, umudugudu wa Ngiryi.

Mu ijambo ry’Imana ryahavugiwe, umukozi w’Imana Bagabo Jean Bosco ukomoka ku mudugudu wa Batsinda ho muri Paruwasi ya Gasave yarihaye intego igira iti “Umugambi w’Imana uracyakomeje” 1 Samweli 19:13-24.

Kuri iki cyumweru ku wa 21 Mata 2013 kuri ADEPR Muhima Paruwasi ya Nyarugenge byari bishyushye, aho urubyiruko rwaho rwateguye igiterane cy’urubyiruko ku bufatanye na Korali Yehovayile yo muri ULK.

N’ubwo uyu mudugudu wa Muhima usanzwe ufite gahunda y’inyubako, wabyirengagije maze utegura igitenare cyo guhembura urubyiruko. Iki giterane cyitabiriwe na Korali y’urubyiruko yo kuri uwo mudugudu, ndetse na Korali Yehovayile ikunzwe cyane muri uyu mujyi ndetse no hanze yawo. N’ubwo iki giterane cyari icy’abasore, abantu bakuru nabo baje kumva ubutumwa bwiza muri iki giterane kubera iyi Korali ndetse n’umuvugabutumwa bazwiho amavuta y’Imana.

Umuvugabutumwa Rudasingwa Jean Claude ukomoka muri Paruwasi ya Matyazo ho mu ntara y’Amajyepfo yaganirije abari bari aho ijambo ry’Imana. Uyu mukozi w’Imana wigishije no mu iteraniro rya rusange abari bateraniye aho bagafashwa, yigishije urubyiruko amagambo yo guhembura ubugingo. Mu ijambo riboneka mu Byakozwe n’intumwa 18:24, yatanze urugero rwiza kuri Apolo muri aya magambo ati “Guhembuka bizanwa n’Umwuka w’Imana, kandi ntiwahembuka udafite guca bugufi ngo wemere kugirwa inama.”

Ibyo guca bugufi yabivugiye ko Apolo yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mu byanditswe, ariko yari azi umubatizo wa Yohana wonyine. Uyu rero yemeye guca bugufi, yemera kwigishwa ubwo Purisikila na Akwila bagiraga ishyaka ryo kumujyana iwabo bakamusobanurira inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza. Apolo ni urugero rwiza rwo guca bugufi, haba ku rubyiruko ndetse no ku bakuze, n’ubwo waba ufite ibyo uzi n’abantu babihamya.

6. Kutagira iteganyamigambi.

Itorero rito rikunze kuba rito mu bikorwa kurusha mu mubare w’Abakristo. Ukunda gusanga amatorero mato atagira intumbero, gahunda, amavuna n’ibindi byinshi. Ikibi muri ibyo byose ni ukugira iteganyamigambi rito cyangwa se nta na rito.

Itorero ridafite iteganyamigambi (ni ukuvuga icyerekezo cy’aho rigana cyangwa uko ryifuza kumera) rikomeza guhuzagurika no kugendera ku mahame y’”amatorero yose abaho”. Rigira ishuli ry’icyumweru, amateraniro n’utunama tw’ubuyobozi duto. Usanga ndetse bagira na gahunda y’umusangiro cyangwa se igiterane cy’ububyutse. Ariko wabaza pastier uti “Ni iyihe ntumbero ufite kuri iri torero?” akabura icyo asubiza.

Ubwo abayobozi b’idini bakangishaga Petero na Yohana bababuza kuvuga mu izina rya Yesu, basubiye mu banyetorero bababwira ibyo bahuye na byo. Ako kanya bose bahise bapfukama barasenga. Tekereza umutima basenganaga n’ibyo basabaga Imana: “Kandi none Mwami Imana, reba ibikangisho byabo maze uhe abagaragu bawe ... (iki? Uburyo bashoje isengesho ryabo ni bwo butwereka igenamigambi bari bafite, intumbero yabo nyamukuru) ...kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose” (Ibyak. 4:29). Iyo nzu bari bateraniyemo imaze kuzura umushyitsi, bose bujujwe Umwuka Wera “bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga” (umurongo wa 31). Ibi bigaragaza ko bavuze ubutumwa ahabakikije hose aho kububwirana ubwabo.

Abayobozi benshi yambwiye ibyo atekereza bituma amatorero mato adakura “Bakunda kwibanda ku bintu bibiri cyangwa bitatu bashoboye, ntibagerageze kubera umuntu wese igisubizo.” t try to be everything to everyone.” Amatorero amwe yibanda kuri gahunda yo kwita ku bana, andi bagashyira imbere gahunda z’urubyiruko n’abakuze cyangwa se abasheshe akanguhe. Amwe yibanda ku kwigisha, andi akibanda ku ivugabutumwa ryagutse, andi kuri muzika, andi ku bari mu nzu z’imbohe, andi ku bubatse ingo. Si ukuvuga ko itorero rigomba guhagarika izindi gahunda zose kugira ngo ryite ku kintu kimwe cyangwa bibiri, ahubwo rikomeza kwikorera iby’ibanze, ari na ko ritakaza imbaraga n’ubutunzi n’amasengesho ku murimo umwe cyangwa se ibiri batekereza ko ari wo Imana yabahamagariye gukora.

7. Imibereho mibi.

Umuntu wageze mu matorero menshi yabonye ko amwe afite imibereho mibi. Sinshatse kuvuga ko ari mato, ahubwo ararwaye. Ushobora kuba muto ariko ufite imibereho myiza. Itegereze ifundi.

Itorero rifite imibereho mibi urimenyera ku mikorere yaryo. Itorero ryimura abapasiteri buri mwaka cyangwa buri myaka ibiri riba rifite imibereho mibi. Itorero rihora mu matiku riba rifite imibereho mibi. Itorero ridashobora gufata icyemezo cyoroshye nko guhitamo ibara ry’umwenda bazakoresha, gukora ingengo y’imari y’umwaka utaha cyangwa ngo ryemere impinduka ku bijyanye no guhimbaza Imana rishobora kuba rifite imibereho mibi.

Itorero rifite imibereho myiza ni irimeze rite? Ushobora gusanga ibitabo byuzuye mu isomero, ndetse ugasanga inzobere muri uwo murimo ziteguye kurifasha kubigeraho. Mu Baroma 12 hatwereka umugambi w’Imana ku itorero. Ku murongo wa 1 n’uwa 2 hatwereka ko umuntu wese ku giti cye agomba kugira umuhati wo kwiyegurira Kristo (“mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima”). Umurongo wa 7-8 ihamagarira buri wese gushaka umwanya mu murimo w’Imana no gukoresha impano ze z’Umwuka, naho umurongo wa 9 kugeza aho icyo gice kirangirira hagaragaza ibiranga itorero rizima n’itorero ry’abizera rirangwa n’urukundo.

8. Kudasābāna (Fellowship).

Iyi ngingo ifitanye isano n’iya nyuma, ariko ikwiriye kwitabwaho ukwayo. Ku bwanjye, ikintu itorero rigomba gukorera umuntu ku giti cye n’imiryango (aho kwita ku ivugabutumwa gusa) ni ukubereka urukundo, kubitaho no kubaha umwanya mu muryango ukora kandi ufite imibereho myiza. Icyo ni cyo twita “gusabana (fellowship).”

Hari ibintu bigaragaza ko itorero ryawe ridasabana: Abashyitsi ntibitabwaho cyangwa bakababwira nabi. Nta we ukurikirana abashyitsi ngo abereke ko bakenewe, cyangwa se ngo abahe amakuru ajyanye n’iryo torero. Nta we ugerageza gushishikariza abantu kubasura ubwa mbere. Ushobora gusanga ibintu biteguye neza, ariko nta gihinduka ahubwo bihora uko byahoze. Kuririmba birimo ikibazo, nta ndirimbo nshya cyangwa ikorasi, nta gashya mu buryo bw’imicurangire, nta buhamya, nta biganiro, nta we uhabwa icyubahiro mu itorero ryacu, nta guseka, nta gishya.

Ubwo Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera bahamagariraga abantu b’Imana “kurima imishike yabo,” - Hoseya 10:12, Yeremiya 4:3- bashakaga kubona ikiva muri uko kurima, kwemera impinduka no kwifuza kwera imbuto nshya. Umushike ni ubutaka bumaze igihe butabyazwa umusaruro ku mpamvu zitandukanye.

Itorero rifite ubusabane bukennye ntiriba rikennye gusurana cyangwa gusangira, ahubwo riba rikennye ikintu cy’ibanze mu guhindura abantu abigishwa: urukundo. Yesu yaravuze ati “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35).

9. Kutita ku itorero bituma rikonja.

Si buri gihe, ariko iyo itorero rijya gupfa usanga inyubako zidasanwe haba no gusukurwa. Ibikuta ntibisize irangi, ahubwo usanga abana barabyanduje. Amatapi aranduye, ibicurangisho byarangiritse, intebe sinakubwira, urusengero rurasa nabi, ugasanga bategereje impinduka igihe ruzaba rushenywe.

Amatorero ari mu marembera ntiyiyitaho. Barareka ibibazo bigasagamba, no kwirema ibice bigahabwa intebe. Niwegera umuyobozi uzasanga avuga amagambo adahwitse nk’aya ngo “Ibi bibazo mubireke bizikemura.” Ibi bituma nta cyo akora, itorero rikazarinda rirunduka.

10. Kudasenga.

Umwami Sawuli yinubira umuvumo Imana yamuteje ubwo yayigomekagaho, kimwe mu bintu yinubiraga ni uko Imana itumva gusenga kwe. “Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza…” (I Samweli 28:6). Luka yaranditse ati “Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe” (Luka 18:1). Senga cyangwa ugende. Kuri bo gusenga bisa n’amaburakindi.

Incuti yanjye kuri Facebook iherutse kunsaba inkunga y’amasengesho ku bw’umurimo w’Imana. Mubajije iby’umurimo w’Imana, ambwira mu ibanga ko afite n’indi mirimo ya Leta akora mu ntara atuyemo. Yarambwiye ati “Amatorero hafi ya yose mu gihugu cyacu ari mu marembera. Insengero zacu zimaze imyaka isaga magana.”

Umuti w’iki kibazo ni uko amatorero yose ari mu marembera akwiriye gukanguka akongera kuzura imbaraga. Ibi bizatuma agira imibereho myiza atigeze kugira, n’ubuhamya bwayo bube bwiza mu maso y’abantu. Ikibazo ni uko mu bibazo nzi ubwanjye iki ntigeze guhura na cyo. Abayobozi bashobora kubona amatorero yabo azima, aho kugira ngo bashake icyo bakora. Iki ni ikintu kibabaje mu byo navuze byose.

Dusenge: “Data, dukunda imigenzo imwe no kurarikira. Tubabarire inzitizi dushyira imbere yawe, tugusaba kwisanisha n’ibyo dushoboye aho kugusaba impinduka. Uwiteka, ijambo ryawe muri Zaburi ndetse n’indirimbo yahimbwe kera riravuga riti ’Ntuzagaruka ubwawe ngo utuzure, kugira ngo ubwoko bwawe bukwishimire?’ Tubisabye mu izina rya Yesu. Amen." (Zaburi 85:6)

Niba ushaka kureba ibishushanyo byinshi biteye ubwoba, uzatemberere mu nzu ndangamurage. Uzabona uburyo abantu bagiye batekereza Imana uko imyaka yagiye ishira. Biteye ubwoba.

N’ubwo ibishushanyo abantu barema rimwe na rimwe biba biteye ubwoba, ntabwo byaba bibi nk’ibitekerezo abantu bamwe bagira ku Mana y’ukuri yaremye isi n’ijuru. Uburyo dutekereza Imana ni na ko tuyibona.

Bibiliya itubwira umuntu wakundaga Imana ariko atarayisobanukirwa. Yobu yibwiraga ko yaburana n’Imana «Ntabwo ukiranuka!» Ni ko yendaga kuvuga ubwo yahuraga n’ibyago. Yari azi byinshi ku Mana. We n’incuti ze banditse igitabo bavuga ku Mana. Ibyinshi banditse byari ukuri.

Ariko umunsi umwe, Imana yihishuriye Yobu, agwa yubamye avuga ati "Nzi yuko ushobora byose, kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose." Iti "Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?” Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi” Yobu 42:2-3 [Komeza usome...]

Yobu yatangiye gusabana n’Imana mu buryo bwagutse kandi bukomeye amaze gusobanukirwa Imana nk’uko iri, bitari uko abandi bayivuga. Akenshi tuyiha ishusho itari iy’ukuri mu mitima yacu no mu bwenge bwacu.

Pasiteri Bryan Jarrett yaravuze ati «Uburyo ufata Imana n’ishusho uyiha ni byo bigenga ubuzima bwawe bwose. Umuntu asa n’icyo aramya. Niba ufite ishusho y’Imana itari iy’ukuri, uzakora udusengesho duto(duke), wemere ibintu biciriritse, uyikorere gake, utange gake, ugende gake. Iyo ubonye ubugari bwayo no gukomera kwayo, byose birahinduka!» "Ababirema bazahwana na byo, n’ubyiringira wese" Zaburi 115:8.

None se nabasha nte kuyibona uko iri ? Nta handi wayibonera uretse mu ijambo ryayo. Tuyibona neza iyo tuyirebeye mu mwana wayo Yesu Kristo. Umwuka wayo ni We uyiduhishurira mu mitima yacu. Iyo twemeye ko iturwanirira mu ntambara tugira mu buzima bwacu iratwiyereka.

Ahandi tuyibonera ni muri bene Data dusangiye gucungurwa muri Kristo. Muri make, iyo umuntu ashatse Imana ayibona hose. Umuvugabutumwa w’umuhindi Sam Maloney yaravuze ati «Ubunini bw’amasengesho yanjye buterwa n’ubunini bw’Imana yanjye (La taille de mes prières dépend de la taille de mon Dieu)…»

Imana yawe ingana iki?

Navukiye mu muryango wa Gikristo. Mu mutima wanjye naburanyaga Imana, cyangwa se nkayirakarira kubera ubuzima bwari bungoye. Naje guhura n’Umukristo duhuje agahinda, amfasha kumenya Imana. Ariko nakomeje kuzerera mu isi ntarahumuka, simbashe kubona Imana. Numvaga ntashaka kwizxera ko ibaho kugeza igihe izansangira ikanyiyereka.

Nujuje imyaka 24 ni bwo narwaye kanseri, ariko mu by’ukuri byari mu bushake bw’Imana kugira ngo inyiyereke. Muri ubwo burwayi ni ho nahuriye n’Imana. Yabanye nanjye muri ubwo burwayi bwose, impa amahoro ntigeze kugira. Imana yaje kunkiza, maze gukira kanseri mpura n’ibindi bigeragezo byinshi ariko Imana inkorera ibitangaza byinshi. Nahise menya ko n’ubwo ubuzima bwanjye bwuzuyemo ibirushya, n’ubwo nagwa Imana ihora imbyutsa ikankomeza.

N’ubwo nanyuze mu birushya byisnhi, Imana yanyibagije umubabaro. Iyo Imana yinjiye mu mitima yacu ntishobora gusohokamo. Mpora nyishimira ibyo yankoreye byose. Ubu nabonye gukomera kw’Imana Data. Imana yahinduye ubuzima bwanjye bwose, kuko mbere iyo ibyago byangeragaho numvaga ijuru ringwiriye. Ubu rero ikimbayeho mpita menya ko kiri mu mugambi w’Imana.

Hariho ubwo tunyura mu bikomeye, ariko umunsi umwe tukabona igitangaza cy’Imana byose bigahinduka. Guhimbaza Imana bizana amahoro, urukundo n’ibyiringiro. Guhimbaza Imana ni ikintu gitangaje. Ndifuza ko ubu buhamya bugufasha wowe wari ugishidikanya Imana, ukayigarukira by’ukuri ukemera kwakira urukundo rwayo. Ubwo ni bwo izahindura umutima wawe, igatura muri wowe iteka ryose.

Imana ihabwe icyubahiro!

Mu kwiyemeza kwacu, dukomeze gukorera Imana twihanganye

“Rusi aramusubiza ati ‘Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo noye kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ni ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye’” Rusi 1 : 16.

Iyi myitwarire ya Rusi ni yo buri mwana w’Imana wese yakagombye kugira: Kwiyemeza. Uko kwiyemeza guturuka ku rukundo yumvaga afitiye nyirabukwe Nawomi, ku buryo yari yiteguye gusiga igihugu cye no guhindura ubuzima kugira ngo amukurikire.

Kwihitiramo icyemezo

Nawomi amaze gupfusha umugabo n’abahungu be babiri, yahise yiyemeza kuva i Mowabu agasubira mu gihugu cye cya Isirayeli. Ni uko abwira abakazana be babiri b’Abamowabukazi ati “Nimugende musubire mu mazu ya ba nyoko, Uwiteka abagirire neza nk’uko mwayigiriye ba nyakwigendera nanjye” Rusi 1:8.

Orupa asoma nyirabukwe Naomi hanyuma aragenda, Rusi we amubaho akaramata. Kwiyemeza kwa Rusi nta wari ubimutegetse. Yiyemeje ku bushake bwe! Ibi byatumye abikora abohotse. Imana iratureka ngo twihitiremo icyo gukora, n’ubwo byaba ari ubushake bwayo ku buzima bwacu. Gukorera Imana bigomba kuba guhitamo kwacu dukora tubohotse, bigaturuka mu ndiba y’imitima yacu. Byakagombye guturuka mu rukundo dukunda Imana.

Kwiyemeza nta nyungu ubitezemo

“Rusi aramusubiza ati ‘Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo noye kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ni ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye’” Rusi 1:16.

Muri uko kwiyemeza kwa Rusi, yahaye ubuzima bwe bwose nyirabukwe, nta gihembo amusabye. Ntabwo yari agishaka ineza ye, ahubwo yashakaga iya Nawomi. Yitanze wese kwa nyirabukwe nta cyo yisigarije. Iki ni cyo Imana iduhamagarira nk’abana bayo: Gusiga ubuzima bwacu bwa kera aho twashakaga kwishimisha, tukinjira mu buzima bushya aho dushaka gushimisha Imana tukayikorera. Kwihebera Imana nyako ntabwo ari ukwegera Imana ngo iduhe umugisha, ahubwo ni ukuyikorera mbere n’uko tunitekerezaho.

Urukundo yakundaga nyirabukwe, isoko y’imbaraga ze

Gutandukana n’umuryango, kuva mu gihugu cye agasiga imico y’iwabo ntibyatumaga Rusi yicuza cyangwa ngo yitotombe. Impamvu ni uko muri we hari harimo urumuri rutuma arengera ibyo byose, ari rwo rukundo yakundaga Nawomi.

Urukundo rugwiza imbaraga incuro cumi. Urugero rwiza ni abigishwa ba Yesu: barakubiswe, barafungwa, baratabwa,…ariko ntabwo bigeze bava mu nzira y’Imana kubera ko bavomaga imbaraga mu rukundo bakundaga Yesu. Bibiliya iranatubwira ko urukundo rwihanganira byose. Urukundo no koma ku Mana ni byo bizatuma tunesha isi. Ni rwo soko y’ishyaka no kwizera kwacu, rutuma tuba abantu biyemeje.

Igihe Rusi yiyemeje gukurikira Nawomi, ni we wabyihitiyemo kandi nta nyungu yari ategereje. Yatanze ubuzima bwe nk’impano. Urukundo yakunze Nawomi rwatumye arengera inzitizi. Urukundo n’ubwitange bya Rusi ni urugero rwiza ku bakristo.

Mu byo Imana yaremye byose, hari urutonde n’umurongo ngenderwaho. Tugomba gukomeza kuwugenderaho, tukawuzirikana kugira ngo tubeho neza dufite amagara mazima.

Mu byo Imana yateguye, harimo umwanya wihariye w’akaruhuko. Gukora utaruhuka si byo Imana ishima, ahubwo ishaka ko buri cyose dukora kiba mu mwanya wa cyo, tukagira n’umwanya w’akaruhuko. Akaruhuko ko ku isabato kari mu byo Imana yagenye. Abantu si ibikoresho by’akazi cyangwa se amamashini, kandi akazi si cyo kintu cy’ibanze mu buzima.

Iyo umuntu atitonze ngo amenye umwanya wo gukora n’uwo kuruhuka, nta musaruro atanga mu byo akora. Abahakana ko Imana iriho bashatse gusiba umunsi w’akaruhuko. Babura umusaruro! Ibi si ugushyigikira ubunebwe. Akaruhuko kaba keza iyo umuntu yarangije inshingano ze.

Nk’uko itegeko ribivuga, icyo tugomba kumenya ni uko ikiruhuko ari ngombwa.

“Arababwira ati ‘Isabato yabayeho ku bw’abantu, abantu si bo babayeho ku bw’isabato, ni cyo gituma umwana w’umuntu ari umwami w’isabato na yo’”Mariko 2 : 27-28.

Abanyedini bashinjanga Yesu kubera ko yakoraga ibitangaza ku munsi w’isabato, kandi bo babashaga guha amazi yo kunywa amashyo yabo, cyangwa kuvana itungo mu rwobo ku munsi w’isabato.

Imana yamaze iminsi itandatu irema, ku munsi wa karindwi iraruhuka “Kuko yabonye ibyo yakoze byose ari byiza.” Umuntu ahamagarirwa gufatanya n’Imana kurema no gukora, ariko kandi no kuzirikana umwanya w’akaruhuko. Iryo tegeko ntabwo ntirigenda ryonyine, ahubwo rijyana n’umurimo.

Mu byo Imana yaremye harimo injyana n’urutonde ngenderwaho. Tugomba rero kurwubaha tukarukurikiza.

“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka” Yosuwa 24 : 15.

Guhitamo kugendera mw’ijambo ry’Imana ni ikintu umuntu yiyemeza buri munsi. Ntabwo ari ikintu umuntu akora rimwe gusa. Bifata intera, kubera ko bikora muri buri rwego rw’ubuzima.

Ni ikintu cy’ingenzi mu buzima. Hashize imyaka narahisemo Yesu. Kuva uwo munsi, biransaba buri munsi kumuhitamo mu buzima butandukanye ngenda nyuramo. Namuhisemo nk’umwami n’umukiza. Namuhisemo nk’umukiza, umenyera ibyo nkeneye. Namuhisemo nk’umuyobozi mukuru wa minisiteri nkora. Kandi na nubu nkeneye kumuhitamo, buri kanya.

Hari igihe biba bigoye icyo umuntu ahitamo, ariko Imana yadusezeranije ko bitazigera bigora. Muri 1corinto 10:13 haranditse ngo:Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora. Icyo Imana iriho itubwira ni uko nta kigeragezo kizatugeraho tutabasha kunesha. Muri buri kigeragezo, iducira inzira yo kugira ngo tugisohokemo, kandi tukaba dufite ihitamo.

Iyo satani arimo atugerageza, ntabwo Imana iba iba ihuze ku buryo itaba izi ibiriho bitubaho. Umwuka wera ahorana natwe iteka, akatubashisha kunesha no kubisohokamo. Mu yandi magambo, Imana irareka ibigeragezo bikatugeraho ariko bigahangana n’intwaro yaduhaye zibasha kubinesha. Buri gihe ica inzira, kugira ngo duhitemo ubuzima.

Nuko rero duhitemo kugendera mu rukundo. Duhitemo kugendeshwa no kwizera. Duhitemo kubaho uko ijambo ry’Imana ritubwira. Yesu ni we nzira! Tumuhitemo!

“[Yesu] Arazibwira ati ‘Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato. Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya’” Mariko 6:31. Yesu yahuye n’impagarara n’ingorane, ariko ntibyigeze bimuhagarika umutima. N’ubwo abantu bamurwanyaga, bakamusaba byinshi buri kanya kandi bakamwanga, ubuzima bwe bwaranzwe n’umutuzo no kudahindagurika.

Yesu yahuye n’impagarara ndetse n’ibimugora byinshi...
Ibanga rye ryari irihe?

1. Kwimenya: Menya uwo uri we (Yohana 8:12). Yesu yasobanuriye abantu mu ruhame uwo ari we, abigira incuro cumi n’umunani. Ntiyashidikanyaga uwo ari we. Iyo utazi neza uwo uri we, bituma abandi bagutwara muri kirabaye yabo. Kugerageza kuba icyo utari cyo ni ukwikururira impagarara!

2. Kwitanga: Menya uwo ushaka kunezeza (Yohana 5.30). ntushobora kunezeza abantu bose, ndetse n’Imana ubwayo ntiyabishobora! Iyo unejeje abantu bamwe, abandi barakwinubira. Yesu ntiyigeze atinya kwangwa. Nta muntu ushobora kuguhagarika umutima utabyemeye.

3. Kugira gahunda: Ujye wiha intego zigaragara (Yohana 8:14). Yesu arabasubiza ati “Nzi aho naturutse n’aho njya.” Kwitegura bizagufasha kwirinda impagarara, ariko gushidikanya no kuva ku cyemezo biziha imbaraga. Icyo gihe ushyira imbere ibyihutirwa, bitaba ibyo ukagira impagarara.

4. Guhuga: Banza ukore umurimo umwe (Luka 4:42-44). Imirimo ibiri yananiye impyisi. Yesu yari azi kwirinda ibyamurogoya, ntiyemere ko bimutezura ku ntego ye nyamukuru.

5. Guha abandi ububasha: Ntukizirikeho ibintu byose (Mariko 3.14). Iyo twirunzeho imirimo myinshi idushyushya umutwe. Yesu yatoranije abigishwa cumi na babiri bo kubana na we. Ntukemere ko kuba abandi bakora nkawe cyangwa bakurusha gukora bikubuza gusaba ubufasha.

6. Gutekereza: Ujye ugira akamenyero ko gusenga (Mariko 1:35). Yesu n’ubwo yabaga ahuze ate, buri munsi yagombaga gufata umwanya wo gusenga wenyine. Gufata umwanya buri munsi ugatekereza, ni icyumba duturiramo imitwaro. Muri uwo mwanya, boneraho kuvugana n’Imana uyibwire ibibazo byawe, uyibwire n’impagarara zikugaije, usome n’ijambo ry’Imana kugira ngo umenye ibyihutirwa n’icyo usabwa gukora kugira ngo ugire ubugingo buzima.

7. Ikiruhuko: Fata umwanya wo kwishimira ubuzima (Mariko 6:30-31). Kwishyira mu mutuzo ni urufunguzo rwo kwitwara neza mu mpagarara. Gukora ugomba kubivanga no kuruhuka, ndetse no guhimbaza Imana. Umurimo ugomba kugenerwa igihe cyawo.

Mbese waba wafashijwe n’ubu butumwa? Niba ari uko biri, tangira ushyire mu bikorwa ibyo usomye, usabe Imana igufashe. Rick Warren

Nitwa Mariko. Ntarakizwa sinemeraga Imana. Mfite imyaka 8 nakoze impanuka ikomeye. Kuva uwo munsi nakomeje kubona ko Yesu yankijije urupfu. N’ubwo ntamwizeraga, navugaga ko ari we wankijije… Mbese biratangaje? Oya. Ku bwanjye, hari imbaraga zari zingose ariko ntazibona. Hamwe n’ibyariho ndetse n’ibyambagaho, nakomezaga kwima Yesu umwanya muri jyewe. Nakomeje kwiberaho ntyo kugeza mu myaka 48 n’amezi 7 (mvugishije ukuri). Umucyo wa Yesu utaramurikira ubuzima bwanjye, nari mu mwijima. Nari umuntu ujunjamye, wigunze, wangana, ndi indorerezi gusa. N’ubwo ntakundaga abandi, nifuzaga kuba nka bo.

Maze gutandukana n’umugore wanjye wa mbere (nari narasezeranye imbere y’amategeko) narongoye umwarimukazi dushyingiranwa imbere y’Imana. Urugo rwacu rwahuye n’intambara nyinshi: ni gake twahuzaga (ndetse n’abandi twahuzaga gake), sinite ku byo akennye, ku byo yifuza, mbese sinamwitagaho (n’ubwo atahwemaga kunsaba kumwumva no kugirana na we ikiganiro). Icyongeye kuri ibyo, nta mwana twagiraga. Sinashyikiranaga n’abandi, nahoraga ndakaye kandi nikoreye umutwaro udashira ndetse nanjye ubwanjye ntabizi.

Mu gitondo cyo ku wa 19 Mata 2011 ni bwo ubuzima bwanjye bwahindutse. Incuti yanjye twakoranaga muri wikendi (nkora nijoro) yansabye nomero yanjye ya telephone igendanwa. Jyewe Mariko sinagiraga umpamagara, ndetse nanjye nta we nahamagaraga. Ako kanya nahise numva mfite umumaro, ndi umuntu ukomeye… Mu ijoro ryo ku wa gatatu w’icyo cyumweru nihutiye kumwoherereza ubutumwa bugufi, kuva ubwo dutangira umubano uruta uw’abashakanye.

Nihuse, mu minsi 15 yashatse kumbyarira umwana (n’ubwo yari afite abandi batatu yabyaranye n’abagabo babiri batandukanye). Twaryamanye nta kwikingira, naramwizeraga kurusha umugore wanjye nasuzuguraga by’umwihariko, nkamubwira ibyabaye hagati yanjye n’uwo twashakanye n’ubwo byaba amabanga ameze ate. Hahise ibyumweru byinshi, nkomeza kubeshya umugore wanjye ndetse nkomeza izo ngeso, umutima nta rubanza uncira, nkomeza kwisenyera urugo. Mu kwezi kwa gatandatu 2011, umugore wanjye yamenye ko ngiye kubyara umwana nyuma y’imyaka igera kuri irindwi tugerageza kubyara bikaba iby’ubusa. Icyakurikiyeho ni ukubwira uwo mugore ko bimbangamiye kubona umugore wanjye atwite. Kandi koko byari ukuri!

Taliki 13 Nyakanga 2011, nyuma y’ibyumweru bibiri n’igice ncuditse n’uwo mugore ni bwo umugore wanjye w’isezerano yambazaga nib anta wundi mugore mfite ku ruhande, nanjye musubiza nihuse ko ntawe sinibuka kumubwira ko mfite incuti (umugore wanjye yakoreraga hafi aho). Narakonje, niyemeza kubwira umugore wanjye ko nshaka kubana na we mweruriye ingeso zanjye zose. Hakurikiyeho kumubeshya, kumuhohotera ku mubiri no ku mutima, kumutoteza, kumutuka no kumubeshyera. Natangiye kumurenza ingohe, kugeza ubwo yari agiye kuntana umwana w’ibyumweru birindwi. Icyo nashakaga gukora ni ugushaka undi mugore.

Nyuma y’amezi menshi nihishe nambaye ikinyoma, ukuri kwagiye ahagaragara: umwarimukazi wanjye yirase ku mugore wanjye uburyo tubanye neza n’uburyo urukundo rwanjye na we rwaka, atelefona umugore wanjye amubwira ko yanguriye telephone ya kabiri nkaba nyihisha mu kabati ku kazi kugira ngo atamenya ko nkomeje umubano n’uwo mugore. Bamaranye amasaha menshi bavugana kuri telephone, umwarimukazi yemerera umugore wanjye ibyo njya nkora n’ibyo mubwirira mu rwihisho, n’amagambo ateye isoni. Kuva ubwo nahuye n’urugamba rutoroshye! Iminsi yakurikiyeho nabaye nk’uwatewe ikinya, numva nsigaye ubusa! Nibonye imbere y’umugore wuzuye agahinda ko mu mutima, urugo ruri mu mazi abira kandi n’umwarimukazi rugeretse!

Twaganiriye byinshi ku mugore wanjye uteri uzi uko yakwikura muri icyo kibazo, ahubwo akagenda arushaho guhembera umujinya n’ibindi bigamije gusenya! Icyantangaje ni uko uko iminsi yagiye ihita ari ko numvaga nta gutuza mfite muri jyewe kandi simenye ikibitera, cyane cyane iyo nitegerezaga ibyo nyuramo! Umugore wanjye yari akijijwe, anganiriza inkuru za Yesu Umukiza wacu waje kuducungura, ambwira Imana y’igitangaza ibabarira amamosa yose iyo wihannye ubikuye ku mutima. Byambereye ikimenyetso, birampumuriza kandi binsubizamo imbaraga. Nasabye umugore wanjye ko twajyana gusenga.

Ngeze mu rusengero numvaga ari ubwa mbere ninjiye ahera. Naratunguwe ndanatangara. Ndi mu biro, urumuri rw’izuba rwaje ku mugore wanjye no kuri jye bwite runyuze mu kirahure. Pasiteri asoma ijambo ry’Imana yadusabye kureba kuri Kristo... kandi hari ishusho ye hejuru yacu! Ako kanya nasobanukiwe ko Yesu Kristo ari Umukiza wanjye uhereye kera, ko urukundo rwe rwankoze ku mutima, ko ntazongera kuba mubi cyangwa rushenyi ukundi.

Kuva ubwo Yesu Kristo yinjiye mu mitima yacu by’ukuri: twajyaga gusenga tugahura na Pasiteri wa paruwasi yacu kugira ngo atuyobore mu bitugoye nk’abashakanye. Uwo mugore nacuditse na we yakomeje kuza iwanjye agamije gusenya. Abonye ko ntakimwirebera kandi ko umugore wanjye byamurakaje cyane, twagiye iwe kumwiyama ngo atazongera kutwivangira mu buzima. Byaramurakaje, yanga umugore wanjye ndetse aramusuzugura bimuzanira amakuba menshi. Bitewe n’uko Yesu yari yinjiye muri jye, sinabashije kumenya icyo nakora. Byose nabihariye umugore wanjye… kugeza uwo munsi agikomeje uburuganya bwe no kwivanga mu buzima bwacu. Ariko jyewe n’umugore wanjye twiyemeje gufatana urunana na Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza.

Kuva ubwo Yesu yanyinjiyemo, ndasenga, nkahimbaza Imana nshima Umwami wanjye buri munsi, ndetse incuro nyinshi ku munsi, mushimira urukundo rwe, mushimira ko ari kumwe nanjye, mushimira kugira neza kwe n’ubwiza bwe. Ubu njyana n’umugore gusenga, tukiga ijambo ry’Imana, tukumva indirimbo zo guhimbaza Imana! Ubu twatangiye gusoma Bibiliya Year. Ubu namenye ko ndi umunyabyaha, sinkifite wa mujinya wa mbere haba n’urwangano, sinshyikoreye umutwaro nari maranye imyaka. Nahinduwe mushya !!! Icyubahiro kibe icyawe Mwami Yesu! Navutse ubwa kabiri, mpabwa ubugingo bushya bwuzuye ubwiza bw’Imana.

Jyewe n’umugore hariho ubwo ubuzima butugora (byinshi byarasenyutse), ariko urukundo rwa Kristo ruri kumwe natwe, kandi dukora uko dushoboye kugira ngo tudatandukana narwo. Ikindi kintu cyahinduye ubuzima bwanjye uyu munsi, ni uko ukuyeho Umwami wacu umugore wanjye ari we umbereye byose. Tubanye neza, kandi iyo dutandukanye birambabaza. Ubuzima bwacu bwarahindutse rwose. Ubu turaganira, tukareba ibigenda n’ibitagenda. Turasohokana, tugapanga aho tuzasohokera kandi turakundana bihebuje. Sinamenya icyanteraga kumera ntyo, ariko icyo nzi uyu munsi ni uko Umwami wacu ariho kandi azahoraho iteka ryose. Nanditse ubu buhamya mfatanije n’umugore wanjye, kugira ngo dushimire Umwami wac Yesu ibyo yakoreye umugore wanjye nanjye ubwanjye, n’ibyo akidukorera.

Mu izina rya Juanita: Ndashaka kuvuga ko we nk’umugore wa Mariko, Yesu ahora atwumva iteka ryose, akarondora imitima yacu akadukorera ibitangaza. Hamwe na Mariko, ntitwigeze gukundana cyangwa kugira amahoro nk’uko turi uyu munsi… Ubu ni ubutumwa bw’ibyiringiro ku basjakanye barimo kunyura mu bigeragezo. Yesu arahari, mwicika intege ahubwo muhagarare neza mu muraba.

Kuri iki cyumweru nzigisha iteraniro mu rusengero rwacu. Ku bw’ibyo, maze iminsi mpugiye mu gutegura icyo Imana ishaka ko mbwira abantu.

Dore ibibazo bitanu nibaza iyo ndimo gutegura ijambo ryo kwigisha: Mu butumwa bwiza ni he…

1. Ngaragaza Yesu neza?

Intego yose nakwigisha cyangwa ijambo nasoma mu byanditswe byera buri gihe mparanira kubwira abantu Yesu.

Ikindi mparanira ni ukubabwira Data n’Umwuka Wera, icyigisho cyanjye kikibanda ku butatu bwera, ariko kamere y’abigisha ni ukubwiriza Kristo n’Umusaraba we.

2. Mbwira Abakristo?

Akenshi ngerageza kubwira Abakristo bumva inyigisho yanjye, nzirikana ko n’ubwo umuntu yaba amaze igihe mu itorero akurikira Yesu igihe kirekire, ubutumwa bwiza bukomeza kuba inkuru nziza.

Inkuru nziza ntisaza, kandi Abakristo bakeneye kwibutswa ubwiza bwayo mu buryo bufatika.

3. Mbwira abatarakizwa?

Ngerageza no kubwira abantu bashobora kuba bashaka kumenya ukuri kw’iby’umwuka n’Ubukristo, batarakira Kristo. Iyo ndimo kubwira bene aba, igihe cyose nkoresha aya magambo ngo “niba urimo gushaka ukuri ku itorero na Yesu, …

Ibi biva ku cyifuzo cyo kuba umwe mu bagize itorero, no kumenya cyangwa guha agaciro ko buri wese uri mu rusengero atari ko azi Yesu. Ubwo ntacyo mba nsize inyuma. Byose mbivuga uko nabiteguye, nkizera ko bari bumenye Yesu kuko ari we soko y’ubugingo n’urukundo n’ibyishimo n’ubuntu.

4. Mbwira Umutima/Ingeso?

Aha ni ho Yesu yahoraga yibanda. Imirimo igaragarira amaso n’ingeso na byo ni byiza, ariko bigaragaza ibiri mu mutima imbere. Iyo mvuga ku ngeso cyangwa nigisha isomo ryo gushyira mu bikorwa ku bijyanye n’ingeso, mba nshaka gukora ku gice kinini cy’umwuka: umutima, umuntu w’imbere, ibyo umutima we wifuza.

5. Mpa abantu icyo bakora mu maguru mashya?

Iyo mbwira umutima mba nshaka no guha abantu umukoro ugaragara kandi usobanutse. Iyo umuntu yumvise icyigisho akaba ashobora gusohoka atekereza ati “Byari byiza… ariko nta cyo numva nabikoresha,” biba bishatse kuvuga ko ubutumwa natanze butagize umumaro uhagije.

Hagomba kubaho inzira igaragara unyumva anyuramo ashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe, yaba iyo mu bitekerezo, mu marangamutima cyangwa mu bikorwa runaka. Sengera umuntu uyu munsi. Babarira umuntu mu mutima wawe. Soma umurongo wo mu byanditswe byera buri munsi. Tumira umuturanyi wawe musangirire ku meza.

Tugomba gufata imyanzuro runaka igaragara kandi yihuse, kugira ngo tudapfa kumva ijambo gusa ariko ntidukore ibyaryo. Ni ibihe bibazo bigukozeho kurusha ibindi? Bapasiteri namwe bigisha: Ni ibihe bibazo mwibaza iyo murimo kwitegura kwigisha cyangwa kubwiriza?

Joel Mayward ni umupasiteri, umwanditsi, umugabo wubatse kandi wabyaye abana utuye mu mujyi wa Langley ho muri British Columbia. Yayoboye minisiteri y’urubyiruko mu itorero amaze kurangiza amashuri makuru mu w’2003, ubu akaba ari pasiteri ushinzwe abanyeshuri mu itorero North Langley Community Church. Yanditse ibitabo byinshi ku rubyiruko, yandika n’igitabo yise Leading Up: Finding Influence in the Church Beyond Role and Experience. Ibindi yanditse birimo iby’urubyiruko, filimi, tewolojiya na leadership.

1. Archbishop Desmond Mpilo Tutu (Afurika y’Epfo)

Desmond M. Tutu ni umwe mu bigisha b’ijambo ry’Imana b’ibirangirire, wavutse ku wa 7 Ukwakira 1931. Yararwanye, ndetse aba umuntu wa mbere wahanganye n’ingoma ya apartheid. Yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu w’1984, ahabwa icyitiriwe Albert Schweitzer ashimirwa guharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, ahabwa icy’amahoro cyitiriwe Gandhi mu w’2005 n’umudari wo guharanira ubwigenge yahawe na Perezida mu w’2009. Desmond Tutu yabaye Archbishop wa mbere w’umwirabura ukomoka muri Afurika y’Epfo wayoboye itorero Anglican ryo mu mujyi wa Cape Town.

2. Pastor Mathew Ashimolowo (Nigeria)

Pastor Mathew ni Umushumba mukuru w’itorero Kingsway International Christian Centre, ryatangiranye abantu 11 mu w’1992 rikagera ku bantu basaga 2,000. Pastor Mathew yavukiye mu mujyi wa Kaduna (Nigeria), avukira mu muryango w’Abisilamu ku wa 17 Werurwe 1952. Izina rye rya Kiisilamu ryari Ahmed, se yapfuye mu ntambara ya Biafra. Amaze imyaka 22 avutse ni bwo yakiriye Yesu, atangira kwiga mu ishuli rya Bibiliya mu murwa mukuru Lagos maze nyuma akomeza gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.

3. Archbishop Dr. John Sentamu (Uganda)

Dr John Sentamu ni we wabaye Archbishop wa mbere w’umwurabura mu gihugu cy’Ubwongereza, aba n’Umushumba mukuru wa kabiri mu itorero ryo mu Bwongereza. Yabaye Archbishop mu mujyi wa York muri Kamena 2005, bizana ububyutse mu mateka y’itorero ryo mu gihugu cy’Ubwongereza. John Tucker Mugabi Sentamu yavukiye mu gihugu cy’Ubugande, avukira mu muryango w’Aba Buffalo hafi y’umurwa mukuru Kampala mu w’1949. Yahawe impamyabushobozi mu mategeko mu w’1971. Dr Sentamu yabaye umucamanza mu rukiko rukuru mbere y’uko ahunga ubutegetsi bwa Idi Amin. Yagiye mu Bwongereza mu w’1974 amaze gufungisha umwe muri babyara ba Amin.

4. Bishop Tudor Bismark (Zimbabwe)

Bishop Tudor Bismark atuye mu murwa mukuru Harare (Zimbabwe) mu majyepfo y’umugabane w’Afurika. Mu mwaka w’1989, we n’umugore we Chichi bashinze umuryango w’ivugabutumwa bise Jabula-New Life Ministries International, wubakiye ku itorero New Life Covenant church ryo mu mujyi wa Harare. Bishop Bismark ni Umushumba mukuru w’amatorero asaga 900 mu bihugu 12 by’Afurika, mu Bwongereza, muri Nouvelle Zélande, muri Amerika y’Amajyepfo, muri West Indies no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bishop Bismark akora ingendo nyinshi nk’Intumwa, arangurura ijwi muri iki gihe avuga ko ari igihe abantu b’Imana bagomba gushing ubwami bw’Imana mu isi.

5. Evangelist Teresa Wairimu Kinyanjui (Kenya)

Reverend Wairimu ni we washinze umuryango Faith Evangelistic Ministries akaba ari na we muyobozi mukuru wawo. Ni ikimenyetso cyo kwizera mu gihugu cya Kenya ndetse no ku isi yose. Evangelist Wairimu azwi cyane ku mbaraga akoresha abwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Yashinze minisiteri y’ivugabutumwa, aba n’umuyobozi wayo mukuru mu gihugu cya Kenya. Evangelist Wairimu. Amaze kubonekerwa n’Imana mu w’1985, umurimo wa Rev. Wairimu wahise uzamuka cyane ndetse uhinduka umugisha ku bihugu byinshi byo ku isi.

6. Dr Mensah Otabil (Ghana)

Dr. Mensa Otabil ni Pasiteri, n’Umwigisha, entrepreneur na consultant. Yashinze amatorero yise International Central Gospel Churches ku isi yose, akaba ari na we mushumba mukuru wayo. Abera icyitegererezo abantu n’imiryango itandukanye ku bijyanye no kwaguka bakarenga imipaka. Umwuhariko w’umurimo yatangije n’ubutumwa atanga uri mu guhamagarira amatorero n’abantu ku giti cyabo guharanira impinduka. Ni we watangije itorero International Central Gospel Church mu gihugu cya Ghana mu w’1984, akaba ari nawe Mushumba mukuru waryo. Baritangije ari bicaye mu ishuli, aria bantu bagera kuri 20. Ryahise rikura cyane, riba Ishuli rikuru ryigisha iby’umurimo w’Imana ndetse ryigisha ku buntu abanyeshuli babishaka ariko batabifitiye ubushobozi (bourse).

7. Pastor Ray McCauley (Afurika y’Epfo)

Ray McCauley ni umuyobozi w’amadini ukomeye muri Afurika y’Epfo, akaba na Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Amatorero ya Gikristo ari na we waritangije. Mu w’1978-1979 yatangiye kwiga mu ishuli rya Bibiliya mu mujyi wa Tulsa, Oklahoma. Asubiye muri Afurika y’Epfo, yatangije ishuli rikuru rya Bibiliya yise Rhema Bible College rikorana n’umuryango Rhema Ministries muri South Africa. Ubu itorero rye rifite abantu bagera kuri 45,000.

8. Pastor Enoch Adejare Adeboye (Nigeria)

Pastor Adeboye yavutse ku wa 2 Werurwe 1942, avukira Ifewara muri Leta ya Osun y’ubu. Yanyuze mu buzima bugoye, rimwe na rimwe akajya kwiga ari cyangwa yambaye ibirenge. N’ubwo yaje guhararika amasomo ye kubera kubura ubushobozi, yagerageje kuyarangiza ndetse Imana ibimufsahamo. Mu w’1967 yagerageje kurangiza Kaminuza, arangiza afite imyaka 25. Mu w’1965 no mu w’1967 yongeye kubona izindi mpamyabushobozi, Mster’s of Science muri Hydrodynamics na PhD muri Applied Mathematics. Ubu ni Umushumba mukuru w’itorero Redeemed Christian Church of God.

9. Evangelist Robert Kayanja (Uganda)

Robert Kayanja ni Umushumba mukuru wa Katedarali Miracle Centre, itorero rifite abantu benshi mu mujyi wa Kampala (Uganda). Rimwe na rimwe bajya bamwita umwe mu bantu b’ibirangirire kurusha abandi mu gihugu cya Uganda. Yakijijwe afite imyaka 22, atangiza itorero Miracle Centre afatanije n’abandi basore bake basenganaga. Ubu ni Umuyobozi mukuru w’ishuli rikuru rya Bibiliya ryitwa Miracle Bible College, akaba anayobora umushinga wita ku bana witwa Never Again Children’s project na Orphelinat yitwa Kapeeka orphanage. Agira inyigisho kuri televiziyo zitwa Miracle Life Television programmes ku masheni nka Lighthouse na Daystar. Itorero rye ryabyaye andi asaga 1,000 yitwa Miracle Centre mu gihugu hose. Kayanja ni murumuna wa Archbishop John Sentamu ubu uyoboye itorero rya York mu Bwongereza.

10. Dr Ramson Mumba (Zambia)

Dr Ramson Mumba ni we washinze itorero El-Shaddai International Christian Centre Houstonis, akaba ari na we mushumba mukuru waryo. Ni na we washinze itorero El-Shaddai London, Bradford, Manchester, Birmingham, Cardiff, Nottingham, Sheffield na Lusaka, ubu akaba ari we ukuriye ayo matorero yose nk’intumwa. Nk’intumwa ishinga amatorero akaba n’inzobere mu bijyanye no gukura kw’amatorero, Dr Mumba ni umuyobozi ufite iyerekwa, n’umwanditsi, akaba entrepreneur n’umutoza ndetse akaba atanga n’ibiganiro mu Manama mpuzamahanga. Yaminuje mu bijyanye n’iterambere ry’impano Imana yahaye abantu bayo. Ikiganiro cye yise ‘Get Understanding’ gica ku mateleviziyo yo mu bihugu byinshi ku mugabane w’Uburayi, Afurika, Uburasirazuba bwo hagati, Amerika ya Ruguru, Australia na Nouvelle Zelande.

Dr Mumba yavukiye muri Zambia, asiga igihugu cye afite imyaka 19 ajya mu Bwongereza ku mpamvu z’amasomo. Yabonye impamyabushobozi mu bya Business Administration, akomeza muri tewolojiya. Dr Mumba kandi yabonye Doctorat y’icyubahiro mu by’Iyobokamana mu w’2003, ayiherewe uruhare rudasanzwe yagize mu guteza imbere umurimo w’Imana ku isi yose, ndetse no gukuza amatorero.

Hari amasezerano y’Imana tutageraho biturutse ku kutababarira. Imana iradusaba kubabarira umuntu wese uducumuyeho niba natwe dushaka ko itubabarira ibyo ducumura. Mu by’ukuri Imana yaratubabariye iduha Umwana wayo Yesu ngo adupfire ku musaraba, itwereka urukundo rwayo itwunga na yo, itwegereza ubwiza bwayo. Uko ni ko yatweretse urugero rwiza rwo kubabarira.

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we” Yohani 3 : 16-17.

Kutababarira rero bihabanye n’Umwuka Wera, ufite umurimo wo kugaragaza Kristo mu buzima bwacu.

Inzego ebyiri zafasha umuntu kwakira imbabazi no kuzigumana:

1. Kwiyunga n’Imana

Icyaha tuzi ko cyakuweho nk’uko itegeko ry’Umwuka ribivuga. Tugomba guhora twezwa mu maraso ya Yesu Kristo, twaturira Imana ibyaha byacu, ibyo tuzi n’ibyo tutazi, kugira ngo dukomezanye ubusabane na yo.

“Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose” 1 Yohani 1 : 9.

“Kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha” Abaheburayo 9:22.

2. Kubana n’abandi amahoro

Ibi birasaba gukomeza kubana neza n’abandi, mu bumwe, tukirinda ibyo byose bidutandukanya.

“Ni uko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe” Matayo 5 : 23-26.

“Mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’umwuka umurunga w’amahoro” Abefeso 4 : 3.

Isengesho: “Data wa twese mwiza, uduharire imyenda yacu, nkuko natwe duharira abadufitiye imyenda.”

Hashize iminsi hariho impaka ku kibazo cyugarije isi: “Abagabo bashakana bahuje ibitsina!” byatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, biturutse ku cyifuzo cya bamwe mu baturage bo muri icyo gihugu. Iki cyifuzo cyaje kujyanwa muri Senat y’Amerika, kugira ngo amategeko yemeze niba bishoboka cyangwa bidashoboka. Mu minsi ishize ubwo Senat y’Amerika iherutse guterana, 53% bemeje ko iri tegeko rikwiriye gusinywa mu gihe 47% babyanze.

“Umwera uturutse ibukuru ukwira hose!” Ibindi bihugu byo ku isi na byo ntibyasigaye, kuko hariho bimwe byemeje iri tegeko ndetse harimo n’ibyo duturanye. Ababisaba bavuga ko ari uburenganzira bwabo, ariko ntitwirengagize yuko Imana na yo ifite icyo ibivugaho ari nacyo twese tugomba kumvira. Ibi Imana yabivuze mbere y’uko biba kuko yari izi ko ari ibizira, kandi yari izi ko bamwe mu ntore za yo bazayobywa n’ubu buriganya bwa Satani bikabakururira umujinya wa yo. Ijambo ry’Imana ribivugaho iki?

“Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimukishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana… ntibazaragwa ubwami bw’Imana” 1 Abakorinto 6:9-10.

Ikibabaje kandi ni uko batarimbuka bonyine ngo birangirire aho, ahubwo banakururira isi umujinya w’Imana. Ibi ni byo byabaye i Sodomu mu gihe cya Loti, bituma Imana iharimbuza umuriro. Abagabo b’i Sodomu bari bakabije, ku buryo bashatse no kuryamana n’abamarayika b’Imana.

“1 Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye. 2 Arababwira ati ‘Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.’ Baramusubiza bati ‘Oya, turarara mu nzira bucye.’ 3 Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya. 4 Batararyama abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n’abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo. 5 Bahamagara Loti baramubaza bati ‘Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he, basohore turyamane na bo’” Itangiriro 19:1-5.

Aba bagabo bamaze kwendereza abamarayika, ni bwo babahumye amaso maze basubira ku Mana batanga raporo. Imana imaze kumva ko ibyaha by’i Sodomu bikabije, ni bwo yahise ihungisha Loti maze itwika umurwa wose wa Sodomu.

Imana irakiranuka! Abagabo bendana ntibazaragwa ubwami bw’Imana. Tube maso dusenge. N’aho waba utendana, umenye ko ababikora badukururira umujinya w’Imana. Ikindi kandi, Satani agambiriye kuzana iki kizira iwacu. Turirire isi yacu, ahari hari icyo Imana yakora. Kandi twamagane Satani ushaka kuduhumanya.

Mu byanditswe byera bikurikira byose, Imana ibuza umugabo kuryamana n’umugabo mugenzi we, cyangwa umugore kuryamana n’umugore mugenzi we. Iki ni ikizira! Abalewi 18:22; 1 Abakorinto 6:9-10; Abaroma 1:26-28; Abalewi 20:13; Abalewi 18:1-30; Abalewi 18:15-24; Abaroma 1:29-32.

Imana ibahe umugisha.

Yohana mwene Zebedayo yahamagawe mu bigishwa ba Yesu 12 hamwe na mwene se Yakobo. Yohana aboneka ku rutonde rw’abigishwa 12, ndetse no mu Byakozwe n’intumwa. We [Yohana] na mwene se Yakobo Yesu yabise “abana b’inkuba”. Bamwe bakeka ko iri zina ryaturutse ku mujinya bagiraga.

Intumwa Yohana yabayeho ryari?

Ibyanditswe byera ntibigaragaza uko Yohana yanganaga ubwo yahamagarwaga kuba umwigishwa wa Yesu. Abakristo bo hambere bavuga ko yaba yarabayeho kugeza mu w’100 nyuma ya Yesu (bavuga ko yari ashaje cyane), agasazira muri Efeso.

Intumwa Yohana yari ituye he?

Yohana na mwene se Yakobo bavukaga mu kirorero cyakorerwagamo uburobyi ku nkombe z’inyanja ya Galileya. Inkuru yabo muri Mariko ivuga ko se zebedayo yari afite “abakozi” igaragaza ko bakomokaga mu muryango wifashije [“Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukurikira” (Mariko 1:20)]. Bigaragara ko Yohana amaze kwinjira mu murimo Yesu yamuhamagariye yakoze ingendo nyinshi.

Intumwa Yohana yakoze iki?

Mu byanditswe byera, Yohana [na mwene se Yakobo] agaragara nk’intumwa yarushaga izindi ubutoni kuri Yesu. Ubwo Yesu yazuraga umukobwa wa Yayiro, Yohana yari ahari. Ubwo Yesu yarabagiranaga ku musozi, Yohana yari ahari, ndetse no mu gashyamba Getshemane mbere y’uko bafata Yesu yari ahari. Pawulo yagaragaje Yohana nk’ “inkingi” y’urusengero rw’i Yerusalemu. Uretse amakuru dusanga mu Isezerano Rishya, nta kindi tumuziho yaba uwo yari we cyangwa ibyo yakoze.

Kuki tuvuga ko Intumwa Yohana yari umuntu w’umumaro?

Yohana yabaye umuntu ukomeye mu mateka y’Ubukristo, kuko yanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu (Igitabo cya 4 mu Isezerano Rishya), akandika inzandiko eshatu n’Ibyahishuwe. Abahanga benshi mu bya tewolojiya ntibemera ko Yohana yakoze ibi byose (ndetse hari n’abatemera na kimwe muri byo), ariko ibyo ntibikuraho umumaro yagize mu mateka y’Ubukristo.

Umuhanzi w’indirimbo za Gikristo George Beverly Shea yapfuye amaze imyaka 104 y’amavuko! Mu ijoro ryo ku wa kabiri ni bwo Umukozi w’Imana Shea uzwi cyane mu kuyobora igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana mu muryango The Billy Graham Evangelistic Association yitabye Imana mu mujyi wa Asheville, North Carolina.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post iravuga ko Bwana Shea amaze imyaka igera kuri 60 abanziriza Billy Graham mu biterane binini by’ivugabutumwa, aririmba mu ijwi rye rituje kandi ryuje umuhanga n’amavuta.

By’umwihariko, Shea azwi cyane ku magambo yakundaga gukoresha agira ati “Uri Nkuru!” n’andi agira ati “Nimurebe Igitangaza!” Shea yashyize ahagaragara album zisaga 70, aca n’agahigo yegukana ibihembo bihabwa abahanzi buri mwaka bisaga 10 guhera mu w’1965, ahabwa n’ikindi gihembo cyo kumushimira imyaka amaze mu buhanzi mu w’2001. Mu butumwa Billy Graham yatanze mu cyumweru gishize, yagize ati “Yari umwe mu bicisha bugufi cyane kandi b’abanyabuntu bwinshi, ndetse yari incuti yanjye ya bugufi!”

Franklin Graham umuhungu wa Billy Graham na we yagize ati “N’ubwo yarushaga data imyaka 10, ntiyigeze yishingikiriza ku ngano ye. Yari umuntu bose banezezwa no kubana na we. Yari umunyabuntu burenze urugero, utuje kandi udashaka icyubahiro mu bo nabonye bose. Yarangwaga no gutera abandi imbaraga no kubafasha, kwizera kwimbitse n’umuhati udasanzwe mu gukorera Yesu Kristo.”

Umuhango wo kumushyingura irimo gutegurwa muri Leta ya North Carolina.

Amakuru dukesha Reuters avuga ko muri weekend ishize abagera kuri 200 babyiganiraga ku muryango w’itorero Church of the Assumption riri mu mujyi rwagati wa Texas, nyuma y’aho igisasu giturikiye muri uwo mujyi kikarindimura imiturirwa n’inzu z’abaturage batuye mu nkengero zaho.

Pasiteri yasengeye abantu 14 bitabye Imana n’abandi bagera kuri 200 bakomeretse ngo Imana igire icyo yabakorera. Yasabye abari bateraniye aho ati “mukomere, dukomeze guteza imbere umujyi wacu dukunda” kuko “Imana iri kumwe natwe.”

Nyuma y’iturika ry’icyo gisasu cyatwaye igisenge cy’inyubako abagenzi bacumbikamo kigasenya n’amashuli menshi ndetse n’amacumbi y’abarwayi basheshe akanguhe, Umuyobozi ukuriye ishami ry’iperereza mu kigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ry’intwaro rinyuranyije n’amategeko Bwana Brian Hoback yavuze ko ako gace kabaye nk’ “indiri y’intambara”. Ibisigazwa binini by’inzu zasenyutse byarunzwe iruhande rw’aho ayo marorerwa yabereye.

Umwe mu baturage basenyewe n’ayo marorerwa yatangaje ko amasengesho yari ayobowe na Onjefu “yubatse imitima” y’abaturage, kuko batangiye kwiyubaka. Yabivuze muri aya magambo ati “Turagarutse ... dusubiye mu buzima busanzwe. Kumva amasengesho ye n’amagambo akomeza imitima gusa, no kumenya ko abantu bakwitayeho ... bikomeza umutima.”

Undi Mukristo umaze igihe kirekire atuye mu burengerazuba bwa Texas yaganiriye n’itangazamakuru ababaye ati, “Nabuze batatu mu ncuti zanjye z’amagara ... Iyo nanjye nza kuba najyanye na bo. Gusa ndabona ko jyewe n’umuryango wanjye dufite umugisha ... Iyo utizeye Umwami mwiza nta cyo uba ufite.”

Aho icyo gisasu cyaturikiye haje kugaragara, ariko abashinzwe iperereza bakomeje gushakisha impamvu yo guturika kwa cyo n’ubwo abihishe inyuma y’ayo mabi batarabonerwa ishweshwe.

Umudogiteri ubaga yihutiye kujya ku kazi bamubwiye ko hari umuntu agomba kubaga byihutirwa. Ahageze yambara imyenda vuba asanga umugabo urwaje umuhungu we aragendagenda muri corridor, ahungabanye. Maze abwira dogiteri ati "Ni kuki watinze kugera hano? Ntabwo muzi ko umuhungu wanjye arembye? Ntabwo mukora inshingano zanyu neza."

Umuganga araseka maze aramusubiza ati "Mumbabarire, bampamagaye ntari mu bitaro, naje kubera ko bambwiye ko hari umuntu ugomba kubagwa... Rero ndabasaba gutuza kugira ngo mbashe gukora akazi kanjye."

Undi ati "Ngo ntuze? Iyo ajya kuba umuhungu wawe wowe wari gutuza? Ubuze umwana wawe w’umuhungu aka kanya wavuga iki?" Uyu ni wa mugabo usubizanya umujinya mwinshi.

Umuganga arongera araseka aramubwira ati "Navuga nti ’Twavuye mu mukungugu, kandi mu mukungu ni mo tuzasubira. Izina ry’Uwiteka rihimbazwe. Abaganga nta bubasha bafite bwo gutuma umuntu abaho ntapfe. Rero wowe sengera umuhungu wawe, natwe turakora ibyo dushoboye ku bw’ubuntu bw’Imana."

Wa mugabo avugira mu matamatama ati "Agahwa kari ku wundi karahandurika!"

Nyuma y’amasaha make wa mudogiteri arasohoka yishimye, avuga ati "Imana ishimwe! Umuhungu wanyu arakize, byagenze neza. Nugira ikibazo ubaze umuganga!"

"Ariko uriya ni iki gituma yirata? Ntabwo yari gutegereza akanya gato nkabanza nkamenya uko umuhungu wanjye amerewe" Wa mugabo aba ari ko asigara yivugisha abonye dogiteri yigendeye, amusigiye muganga.

Umuganga basigaranye amubwira arira ati "Ejo umuhungu wa dogiteri yakoze impanuka arapfa, ubwo twamuhamagaye ngo aze kubaga umwana wawe bari barimo gushyingura. Ubu ni bwo asubiye, ni cyo gituma ubona yihuta."

NTITUKAGIRE UMUNTU DUCIRAHO ITEKA KUKO TUTABA TUZI IBYO ARIMO KUNYURAMO!

Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga. Abantu bose bagira ubwoba, ni uko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi. Abizeye bose bazaga hamwe bagasangira ibyabo byose, ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye. Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa. — Acts 2:42-47

I Yerusalemu ni ho ubutumwa bwiza bwaturutse, bukwira isi yose.

Mu Byakozwe n’intumwa 2:42-47, Luka aduha incamake y’imibereho y’iryo torero rya mbere. Maze iminsi nsoma incamake y’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa yakozwe na Eckhard Schnabel. Dore ibyo avuga ko twakwiga tukanabishyira mu bikorwa nk’uko byanditswe na Luka, bikadufasha guhindura abantu abigishwa no kwagura ubwami bwa Kristo ahantu aho ari ho hose:

Itorero ry’ukuri ni iririmo Imana.

1. Inyigisho z’intumwa zibandaga ku gusohora kw’amasezerano y’Imana binyuze muri Yesu Kristo, Umwami wa Isirayeli na Mesiya, no kuza k’Umwuka Wera.

2. Kumanyura umutsima bibuka igihe Umwami wacu yasangiraga n’abigishwa be ifunguro rya Pasika byabibutsaga umugambi w’Imana w’agakiza, yatumye Yesu akabambwa kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu nk’uko yari yarabisezeranye.

3. Abizera babonaga ubwiza bw’Imana binyuze mu bitangaza intumwa zakoraga, bikagaragaza imirimo y’Imana hagati muri bo.

4. Abizera babonaga ubwiza bw’Imana, bagasenga bashimira Imana imigisha yabahereye muri Yesu Kristo.

5. Babonaga Imana mu biganiro bishya bagiranaga na yo, itorero rigakomeza gukura.

Itorero ry’ukuri ni irishyira imbere ivugabutumwa.

1. Inyigisho z’intumwa: Bibandaga kuri Yesu Umwami wa Isirayeli na Mesiya, bakibanda ku gakiza twahawe n’urupfu rwa Yesu no ku kuzuka kwe n’uko yashyizwe hejuru. Bibandaga kandi ku mbaga y’ubwoko Imana yaronkeye muri Yesu Kristo, no ku mumaro w’ibyanditswe byera abizera basoma, bakabisobanura bikababera ubuzima.

2. Gusabana: Abizera bose ni umwe kuko bemeye Yesu nk’Umukiza wabo, bakanahabwa Umwuka w’Imana ubahindura abana bayo. Itorero ni ihuriro abizera bahuriramo bakumva ijambo ry’Imana, bagahimbaza Imana, bagasangira kandi basangira ibyabo n’abakene mu rukundo.

3. Kumanyagura umutsima: Ibi ni ugusangira ku meza nk’ikimenyetso cy’umuryango umwe, umurayngo w’ubwoko bw’Imana. Abasangira kandi bibuka urupfu rwa Yesu Umwami w’Abisirayeli na Mesiya, no kuzuka kwe. Iyo Abakristo bamanyagura umutsima, bahimbaza Imana bibuka igitambo cya Yesu bikabibutsa ibyo abakene bakeneye bigatuma bitangira kubafasha.

4. Gusenga: Gusengana umunezero buri gihe byerekana ishimwe ry’Imana hagati y’abantu bayo. Guhinduka kugeza ubwo umuntu yemera gutanga ibye ngo abisangire n’abakene bishoboka gusa iyo Imana ihinduye imitima n’ibitekerezo bye, igahindura n’ibiganza n’ibirenge bigira uruhare mu kugurisha no kuzana umugabane yagurishije. Gusengana umunezero buri gihe bigaragaza ko Imana yonyine ari yo ibasha kuzana abanyabyaha ku gakiza.

Itorero ry’ukuri ni irikomeza gukura.

1. Itorero ribwiriza ubutumwa bwiza ni ryo rikura. Mu byo intumwa zashyiraga imbere harimo gusanga abatizera bakababwiriza ubutumwa bwiza abatizera. Uyu ni wo muhamagaro wa mbere intumwa 12 zahamagawe nk’abahamya ba Yesu, zihabwa kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu guhera i Yesusalemu kugeza ku mpera y’isi.

2. Itorero rikura ni irisabana. Luka avuga ko icyatumye itorero rya mbere rikomeza gukura ari uko bahuriraga mu rusengero ariko bakanasurana mu ngo, bakumva ijambo ry’Imana, bagasangira ubwabo ndetse bagaha n’abakene, bakanahimbaza Imana basenga. Uku guhura kwabo kwakururaga abatizera, bakifuza kwihana no kwiyegurira Yesu Umwami w’Abisirayeli na Mesiya, bakabatizwa mu mazi menshi maze bakinjira mu muryango w’abana b’Imana.

3. Itorero rikura ni iriha agaciro imbaraga z’Imana. Gukura kw’itorero mu buryo burambye guturuka ku mbaraga z’Imana. Amatorero amwe ajya ashyira imbere iterambere rigaragarira amso y’abantu, ariko iterambere nyakuri ni uko Abakristo bizera Yesu, Umwami wapfuye akazuka, Mesiya n’Umukiza, rigahabwa Umwuka Wera w’Imana agahindura ubuzima bwabo ku buryo bugaragara kandi bw’imbaraga.

Bishobora kugutangaza, ariko Bibiliya yemeranya na Samuel Beckett cyane cyangwa buhoro. Ibyo twasomye bivuga mu magambo make igitabo cy’Umubwiriza muri aya magambo ngo "Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!" Umubwiriza 1:2.

Mbese urabyumva? Ijambo “ubusa” risobanura "umwuka" (waba uwo duhumeka cyangwa usanzwe). Ubusa ntibugira ubuzima. Ni uw’igihe gito, mu kanya gato urahera. Nguko uko ubuzima bwacu buri nk’uko Umubwiriza abivuga. Ariko hari ikintu kimwe cy’ingenzi tugomba kumenya. Icyo Umubwiriza avuga ahangaha ni isi idafite Imana, isi yashyize Imana ku ruhande.

Ibi tubisanga neza mu ntangiriro z’umurongo wa 13, aho Umubwiriza agaragaza igitekerezo cye: “Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby’ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru.” Ibi abisubiramo incuro 26, ko arimo kwitegereza ibintu bikorerwa “munsi y’ijuru”. Mu byo turi busome, aya magambo dushobora kuyasanga ku mirongo ya 3, 9 na 14. Icyo ashaka kuvuga ni uko mu isesengura rye yarebye ku biboneka gusa. Arimo kugaragaza isi itagira Imana uko iteye.

Muri make, ariko kugaragaza isi idukikije yuzuye abantu badafite igihe cyo guha Imana, batayiha agaciro mu buzima bwabo. Mbese aba isi bayibona bate? Mu ijambo rimwe, nta byiringiro ibaha. Isi idafite Imana byose nta kamaro.

Kugira ngo ugire ibyiringiro ugomba kugira intego. Ugomba kuba ufite icyo wizeye: ejo hazaza heza cyangwa isezerano utegereje. Umubwiriza yitegereje isi, asanga igenda yisubiramo kandi itagira icyerekezo. Abantu barakora cyane, ariko nta gihinduka. Ku murongo wa 4 aragira ati “Abo kun goma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.”

Mu myaka isaga 2000 ishize, ntitwigeze kubona ibyiringiro mu isi dushyize Imana ku ruhande. N’ubwo isi igenda ihinduka ndetse n’ikoranabuhanga rigafata indi ntera, ntitubasha kubona uruganda rukora ibyiringiro kandi ntiruzigera ruboneka.

Nyamara umutima w’umuntu uhora wifuza ibyiringiro! Twumva twizeye neza ko tugomba kubaho neza kandi ko ubuzima bwacu bugira icyerekezo. Ibyo bituma tugerageza gukora uko dushoboye kugira ngo duhe ubuzima bwacu icyerekezo. Ibyo ni byo Umubwiriza yigisha. Gushakira ibyiringiro utabishakiye mu Mana ni ukwiruhiriza ubusa.

Ku murongo wa 14 Umubwiriza atanga umwanzuro mbere y’uko atangira “Nabonye ibikorerwa munsi y’izuba byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.” Yitegereje inzira zitandukanye abantu banyuramo bashaka guha ubuzima bwabo icyerekeao, ariko asanga byose ari ubusa. Byose nta byiringiro bitanga.

Nahisemo ingingo eshanu mu zo Umubwiriza avugaho mu gitabo cye, kugira ngo abe ari zo tuganiraho. Ariko nk’umukoro ndumva icyakubera cyiza ari uko wasoma igitabo cyose cy’Umwubwiriza. Si igitabo kirekire, ahubwo ni igitabo gitangaje.

1. Ibyishimo ni ubusa

Icya mbere arebaho ni umunezero. “Nibwiye mu mutima wanjye nti ‘Henga nkugeragereshe ibyishimo, ni uko ishimire kugubwa neza” Umubwiriza 2:1; “Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n’umunezero wose nimye umutima wanjye.” Umubwiriza 2:10.

Yinejeje aseka ananywa vino. Yubatse amazu y’ibitabashwa, ashyiraho n’ubusitani. Yari afite ubutunzi bwinshi n’ubukungu. Yinejeje mu byo kurimba. Yashatse abagore benshi, ariko akumva bitamuhagije. Iyo Umubwiriza yigaga ingingo, yayiganaga ubushishozi.

Nzi neza ko abantu benshi bahakana ko ubuzima atari ubusa. Bishyiramo akanyabugabo, bagakomeza gushaka ibyanezeza ubuzima bwabo kugira ngo batazasubira kubona ibibababaza. Uku ni ko abantu babayeho ndetse no muri iki kinyejana.

Ariko ku iherezo usanga ari ubusa, nta n’ibyiringiro bitanga. “Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’izuba” Umubwiriza 2:11.

2. Ifeza (amafaranga) ni ubusa

Mu by’ukuri, gukora Bizana inyungu na yo ikatuzanira amafaranga n’ubukungu ariko byose ni ubusa.

Muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi, sintekereza ko ari ngombwa kurondora ibigaragaza ko amafaranga ari ubusa. Mbese ni ngombwa?
Mu cyumweru gishize nagize umwanya wo kuganira n’incuti zanjye z’abashoramari zavugaga ko ishoramari ryahombye. Nabaganirije ijambo riboneka mu Migani 11:4 rigira riti “Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari, ariko gukiranuka kudukiza urupfu.” Nta wagurira Imana: mbese bibaye ngombwa ko bahagarara imbere y’Imana, ubutunzi bwabo bwabakiza?

Ariko Umubwiriza avuga ko no mu busanzwe kwiringira amafaranga ari ubusa. Umukire w’icyamamare mu mateka witwa John D. Rockefeller baramubajije bati “Amafaranga ahagije wumva ari angahe?” nawe arabasubiza ati “Uwampa andi!”

“Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa” Umubwiriza 5:10.

3. Idini ni ubusa

Niba gukora n’umunezero n’amafaranga nta byiringiro bitanga, idini yo bite? Ni koko abantu babona idini ifite umumaro ndetse itanga ibyiringiro! Ikindi kandi, Umubwiriza agarutse ku idini.
Ariko rindira gato: mbese ntitwaba twita ku by’isi aho kwita ku Mana? Ibiri munsi y’ijuru?

Uko ni ko abibona. Amadini menshi yo mu isi ntafite Imana. Amadini yose atari aya Gikristo (ndetse n’ibindi byinshi mu bikorwa byitirirwa Ubukristo) nta Mana ibirimo. Idini ishaka ibyo kwiteza imbere gusa: nigire mwiza, ngerageze kwitondera amategeko, ngerageze gukiranuka, cyangwa se byibura nkiranuke ku giti cyanjye. None se kuki ushaka ko Imana igufasha muri ibyo?

Ibi ni byiza, ariko kwitondera amategeko ntaho byageza umuntu. Umubwiriza aravuga ati “Hariho ikitagira umumaro gikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n’ikwiriye imirimo y’abakiranirwa. Ni ko kuvuga nti ‘Ibyo na b yo ni ubusa’” Umubwiriza 8:14.
Kwishingikiriza ku mirimo y’idini nta byiringiro bizigera biguha. Ibi ntibyatuma tuba abakiranutsi nk’uko Imana ibishaka.

4. Imiryango ni ubusa

N’ubwo Umubwiriza akomeza, icyo nshaka kugarukiraho ni imiryango.
Abantu benshi bagerageza gushakira ibyiringiro mu miryango yabo, ariko Umubwiriza ntabyitaho cyane. Umva icyo yabivuzeho “Wishimane n’umugore wawe ukunda iminsi yose ukiriho, ni yo Imana yaguhaye munsi y’ijuru, yose ni iminsi yawe y’imfabusa” Umubwiriza 9:9.
Imiryango ni myiza, ariko ku iherezo nta byiringiro itanga. Ni kimwe n’ibyo byose. Nanone ugomba kunezezwa n’ibyo ufite, ariko uzasanga nta cyo bimaze.

Isi dutuyemo rero ni uku iteye: ni isi irenze uko tuyibonesha amaso. Mu bigaragara ishobora kuboneka nk’aho ari nziza cyane mu buryo butari bumwe. Ariko mu by’ukuri isi idafite Imana nta byiringiro biyirimo. Abantu bashobora kwihisha mu munezero, akazi, idini n’imiryango, ariko ku iherezo nta kindi bategereje uretse urupfu. Samuel Beckett yari mu kuri ubwo yavugaga ati “Babyara imva yasamye, umucyo ubaho akanya gato ntuzongere kubaho ukundi.”

“Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!”

Isi idatanga ibyiringiro twayihungira he? Igisubizo ... (Ntuzacikwe n’igice cya 2)

Kuba mu bushake bwuzuye bw’Imana ni ingenzi cyane. Ikintu gitandukanya abakozi b’Imana ni uburyo bumva ijwi ry’Imana. Ni ngombwa kumvira Umwuka Wera kugira ngo tubashe gushyikira ubushake bwuzuye bw’Imana! Nituba mu bushake bwuzuye bw’Imana, tuzaguka hanyuma dusobanukirwe Imana.

Ubushake bw’Imana bwuzuye n’ubutuzuye ubwo ari bwo

“Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” Abaroma 12 : 2.

Hari ubushake bw’Imana bwuzuye, hakabaho n’ubutuzuye. Ubushake bw’Imana butuzuye buba bwenda gusa n’ubushake bw’Imana nyabwo, ariko atari ubushake bw’Imana nyakuri. Ubushake bwuzuye bw’Imana buba bushyitse, burimo Imana. Imana irareka rimwe na rimwe abantu bagakora ubushake bwayo butuzuye, ariko mu by’ukuri atari bwo yabageneye.

Ubushake bw’Imana bwuzuye

• Ubushake bw’Imana bwuzuye ku muntu ni igihe ari aho Imana imushaka, Imana iranyurwa iyo twumvise ijwi ryayo tukaryumvira.

• Iyo turi mu mwanya Imana idushakamo, dukora ibintu uko Imana ibishaka.

• Iyo turi mu bushake bw’Imana bwuzuye, bituma n’abandi batuboneraho umugisha.

Ubushake bw’Imana butuzuye

• Hari igihe abana b’Imana baba mu bushake bwayo, ariko butuzuye. Imana ikabihanganira, kubera ko banze kuyumvira, bakanga kugana inzira yabateguriye.

• Iyo umuntu ari mu bushake bw’Imana butuzuye, Imana ntabwo iba imwishimiye, gusa iramwihanganira, igategereza ko yihana.

• Mu bushake bw’Imana butuzuye, ashobora gukeka ko abona umugisha w’Imana, ariko mu by’ukuri ntabwo aba arimo gukora icyo Imana yamuteguriye gukora.

Injira mu bushake bw’Imana bwuzuye, ni ho igushaka. Ubwo ni bwo uzabona umugisha ukawuhesha n’abandi.

Imana iguhe umugisha!

82% by’Abakristo bo muri Amerika bavuga ko iki gihugu kidafite abayobozi bahahagije. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe Barna buyobowe na Brad Lomenick, perezida wa Catalyst conference. Bageze aho babyita “ibibazo by’ubuyobozi.” Babajijwe ibigomba kuranga umuyobozi, 64% bashubije ko “gukiranuka” ari cyo kintu cy’ibanze kigomba kuranga umuyobozi, 40% basubiza ko ari “ukuri,” naho 38% basubiza ko ari “kwitonda”.

Igishimishije ni uko Abakristo basaga kimwe cya kabiri (58%) basubije ko biyumvamo impano y’ubuyobozi, ariko 15% gusa bakaba ari bo bavuga ko icya mbere kibaranga nk’abayobozi ari “ugukiranuka.” Abakristo bakunze kugaragaza ko “ubuhanga” ari bwo bwa mbere umuyobozi asabwa (20%), hagakurikiraho “kwitonda” (16%), icya gatatu kikaba “ubufatanye” (15%), “gukiranuka” kukaza ku mwanya wa kane (15%) “ukuri” kugaheruka ku mwanya wa gatanu (14%). Babajijwe indangagaciro bashaka kongera muri bo nk’abayobozi, 27% basubije ko iya mbere ari “umuhati,” iya kabiri ikaba “kwitonda” (17%), iya gatatu ikaba “intumbero” (15%) naho “gukunda Imana”bikaza ku mwanya wa nyuma (13%).

David Kinnaman Perezida w’itsinda Barna ari na ryo ryakoze ubu bushakashatsi yaravuze ati “Abakristo babona ikibazo gikomeye cy’ubuyobozi muri Amerika giterwa n’ibura ry’abayobozi mu buryo butari bumwe.” “Benshi biyumvamo ubuyobozi, ariko benshi ntibashira amanga ngo bumve ko ubushobozi bafite bwo kuyobora ari ingenzi ku muyobozi. Ibi bigaragaza ko benshi muri bo bagiharanira kwiyumvamo ubuyobozi. Bisobanura kandi ko Abakristo bamwe bashobora kuba badafata igihe cyo gutekereza ku buyobozi bwabo, ngo bibatere kuziba icyuho kibugaragaramo. Byashoboka ko ari cyo gituma bashishikazwa no kongera umuhati.”

Marijuana ni ikiyobyabwenge gikoreshwa cyane mu bihugu byo mu burengerazuba, cyane cyane muri Amerika. Bakinyuza mu mazuru cyangwa bakakirya.

50% by’Abakristo babarirwa hagati y’imyaka 18–29 bavuze ko bashaka kubona marijuana yemerwa n’amategeko kuko ngo iruhura mu mutwe, mu gihe abagera kuri 45% bavuze ko bayikoresha.

Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa ‘Public Religion Research Institute’ bigaragaza ko 50% by’urubyiruko rw’Abakristo bafite imyaka 18-29 bavuze ko “bashaka” cyangwa se “bashaka cyane” ko marijuana yemerwa n’amategeko kuko ngo iruhura mu mutwe. Iyo witegereje Abakristo bose, usanga 54% badashyigikiye ko iki kiyobyabwenge cyemerwa n’amategeko, naho 39% bakaba bashyigikiye ko yakwemerwa n’amategeko.

N’ubwo bimeze bityo, 45% by’urubyiruko rw’Abakristo bakozweho ubushakashatsi bavuga ko bigeze gukoresha iki kiyobyabwenge. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi 2/3 (65%) by’Abanyamerika bose bigeze gukoresha marijuana bisaba ko yakwemerwa n’amategeko, mu gihe abagera kuri 65% by’abatarigeze gukoeresha marijuana badashaka ko yemerwa n’amategeko.”

Amakuru yatambutse ku ruguba ‘CNN Belief Blog’ aragira ati, "75% by’Abanyamerika bavuze ko gukoresha marijuana hagamijwe kuruhura mu mutwe atari icyaha, naho 23% bakavuga ko gukoresha icyo kiyobyabwenge ari icyaha. Mu gihe amatsinda menshi yubakiye ku idini ashyigikiye iki kiyobyabwenge, amatora agaragaza ko Abaprotestants b’abera ntibabyumva kimwe kuko 40% bavuga ko gukoresha marijuana ari icyaha naho 48% bakavuga ko atari icyaha.”

Ibyavuye mu bushakashatsi byatumye abateguye amatora kuri iki kiyobyabwenge bemeza ko gukoersha marijuana bizagenda birushaho guhabwa intebe mu myaka iza. Umuyobozi mukuru w’ikigo Robert P. Jones PRRI yaravuze ati “Nk’uko byagenze ku babana bahuje ibitsina, ikigaragara hano ni uko abashyigikiye ikoreshwa rya marijuana bazaganza. Uko urubyiruko rwinshi rw’Abakristo rugenda rukura ni ko rugira imyumvire n’ibitekerezo bitandukanye.”

Gukoresha marijuana ivugwa ko iruhura mu mutwe byemewe n’amategeko muri Leta za Colorado na Washington mu w’2012, ndetse no muri Leta ya Oregon.

Igituma abantu bamwe biyahura ni umubabaro wo mu mutima no kumva ntacyo bamaze. Abantu bamwe bumva ko bafite agaciro ari uko abandi babibabwiye cyangwa se babemeye.

Zimwe mu mpamvu zituma abantu bagira agahinda, ni ukumva ko nta we ubakunda. Ibyo bituma biheba bakumva kubaho nta cyo bibamariye. “Nta muntu unkunda”, “Nta cyiza mfite cyatuma abantu bankunda”, “Ni kuki nta muntu unyitayeho?”, “Kuki ndi jyenyine ?”, “Ubwo uriya agiye nta cyo nkibereyeho!” Mbega ibyago!

Uyu munsi dushobora kurebera ibintu mu yindi ntera tukavuga ngo “N’ubwo abandi batankunda, Imana yo irankunda!” Ntitukabeho dushaka gushimisha abantu, ahubwo tubeho dushaka gushimisha Imana. Ntabwo bivuze ko dukwiye kwigunga ngo duhunge abadukomerekeje, ahubwo ni ukurekera aho gushaka kwemerwa n’abantu, kuko nta ho byatugeza, ahubwo tugashaka kwemerwa n’Imana, yo itwuzuza ubuntu n’urukundo rwayo, tukumva tunyuzwe, bigatuma dukunda n’abandi. Imana iradukunda, kandi ibyo biraduhagije!

Kuva uyu munsi dukure amaso ku bantu tuyahange Imana! Dusigeho gushaka gushimisha abantu, dushake gushimisha Imana. Ibi bizatuma tubohoka rwose!

“Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo” Abagalatiya 1 : 10.

Uyu munsi niba hariho abadukomerekeje tubababarire, dutangire ubuzima bushya bwo gushaka kunezeza Imana, ari yo Data utazigera udutenguha; kandi twibuke ko nidushyira imbere gushaka kumunezeza bizanatuma tubana neza n’abandi. Uwo ni we watanze Umwana we ngo adupfire, ku bw’iyo mpamvu tugomba kubaho ku bwe! Kumva ko Imana idukunda tukagendera mu rukundo rwayo ni ikintu cya ngombwa cyane. Nitwagura ubusabane bwacu n’Imana, bizadufasha kwisobanukirwa, hanyuma ineza n’imbabazi bitwomeho iminsi yo kubaho kwacu yose!

Isengesho rigufi ryo kwirekurira mu maboko ya Data wo mu ijuru rishobora gutuma umuntu akira umubabaro wo mu mutima. Imana iradukunda bihebuje, ni twebwe itegereje!

Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza” Yeremiya 31:3.

Isi idatanga ibyiringiro twayihungira he?

Unyihanganire ko iyi nyigisho ishobora kuba itakuryoheye, ariko ndashaka ko dusobanukirwa akababaro isi ifite. Ndashaka ko twishyiraho aka kababaro.

Ndashaka gufata iminota mike nkakubwira uburyo twakwitwara kuri iyi si idatanga ibyiringiro.

Tugomba kuganira ijambo ry’ibyiringiro!

Niba turi Abakristo, ni ukuvuga ko dufite ijambo ry’ibyiringiro muri iyi si idatanga ibyiringiro. Mu by’ukuri, nit we dufite ibyiringiro muri iyi si idatanga ibyiringiro. Tuzi ko isi ifite aho igana. Byose si ko ari ubusa, nta kamaro cyangwa ngo bibe kwiruka inyuma y’umuyaga.
Niba rero turi Abakristo, 1 Petero 1:3, “Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yon a se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi za yo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo.”; Tito 2:13, “dutegereje ibyiringirro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo.”

Igitabo cy’Umubwiriza gisoza kigaragaza ishusho y’Imana. Imirongo ibiri ya nyuma “Iyi ni indunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana n’amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.”

Isi ifite aho igana. Itegereje umunsi w’urubanza. Urubanza n’ubuzima tuzabamo nyuma yarwo ni byo biduha ibyiringiro. Ariko urubanza rutanga ibyiringiro ku bizeye ko bazatsinda gusa.

Niba turi Abakristo, dufite ibyiringiro bitava ku idini (kuko ari ubusa) ahubwo biva ku muntu. Niba turi Abakristo, tuzi yuko Umucamanza atari uduciraho iteka ahubwo ni udukiza. Kumenya Yesu Umucamanza ni byo byiringiro byacu byonyine.

Isi dutuye ikeneye ibyiringiro, kandi ni wowe nanjye tugomba kuyiha ibyiringiro. Nimureke kureba iyi si nk’uko Umubwiriza ayivuga bidutere ubushake bwo gusangira ibyiringiro n’abantu tuzi. Ni nde muzasangira ibyiringiro muri iki cyumweru?

Ntidushyire ibyiringiro byacu mu isi

Icya kabiri nshaka kukubwira wakorera iyi si idatanga ibyiringiro’ ni ukumenya aho ushyira ibyiringiro byawe. Ibihe by’ihungabana ry’ubukungu bidufasha kumenya aho tugomba gushyira ibyiringiro byacu.

Niba akazi kawe katagenda, ugatekereza ute? Niba ishoramari ryawe nta nyungu, uritekereza ute? Niba banki yawe itacyunguka, uyitekereza ute? Niba inzu ubamo benda kuyikwirukanamo, ubitekerezaho iki?
Igisubizo ku bibazo nk’ibi, atari uko uri mu bihe byiza, ni uko bigaragaza aho washyize ibyiringiro byawe.

Yesu aravuga ati “Genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntizibwonone. Kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba.”

Iyi ni indinduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana n’amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.
Niba udafite ibyiringiro …

Byashoboka ko urimo gusoma iyi nyigisho nta byiringiro ufite. Nta na kimwe utegereje uretse urupfu, kandi ibyo ugerageza gukora byose ntaho ushobora kuruhungira.

Niba ari wowe, ndashaka kukumenyesha ko hariho ibyiringiro: ibyiringiro by’ejo hazaza, byubatswe ku rufatiro rukomeye. Ibyiringiro bizuzura umutima wawe, bikagufasha kubura amaso yawe.
Imana irabwira abantu ba yo iti “Nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma” Yeremiya 29:11.

Niba ushaka kwinjira mu mugambi w’Imana ukagira ibyiringiro by’ejo bazaza bitanyeganyega, inzira ni imwe gusa, ari yo kumenya Yesu Kristo. Udafite Yesu, ubuzima bwawe nta kamaro buzagira, ahubwo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. Yesu Kristo nakubera Umwami, umutima wawe uzuzura ibyiringiro.

Niba ushaka kumenya umugambi w’Imana wo kuguha ibyiringiro n’ejo hazaza heza, twandikire cyangwa uduhamagare tugusengere.

Imana iguhe umugisha!

Yesu Kristo azagaruka gutwara umugeni we ari we torero, ariko ntabwo yatubwiye igihe cyangwa umunsi, nta kwezi cyangwa umwaka tuzi azagarukiraho. Nyamara yadusigiye ibimenyetso byo kugaruka kwe.

Ncuti zanjye, turi mu bihe bitoroshye, ubwo isi igenda irushaho gushoberwa. Indangagaciro zirimo kugenda zibura, ibyari biteye isoni uyu munsi byabaye ibisanzwe, ndetse bigenda byemerwa n’amategeko.

“Kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose. Amen!” Abaroma 1:25.

“Nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe” Abaroma 1:26.

“Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo” Abaroma 1:27.

Hamwe n’ibyo tubona muri iki gihe, Umukristo ntabwo yakagombye gutungurwa kuko ari ibintu Yesu yari yaravuze ko bizabaho. Yagereranije ab’iki gihe n’abo mu gihe cya Sodoma na Gomora, ndetse no mu gihe cya Nowa.

Atwereka ibihe bitandukanye, ariko byaranzwe n’ibikorwa bimwe kandi bibi, igihe cya Nowa n’igihe cya Loti, kandi bikabyutsa uburakari bw’Imana. Abantu bo muri icyo gihe babayeho nta gutinya Imana, hanyuma barahanwa: abo kwa Nowa bicwa n’amazi, ab’i Sodoma bamarwa n’umuriro uturutse mu ijuru.

“Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’umwana w’umuntu: Bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose” Luka 17:26-27.

“No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: Bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose” Luka 17:28-29.

“Ni na ko bizamera umunsi umwana w’umuntu azabonekeraho” Luka 17:30.

Impamvu Yesu yaduhaye izo ngero, ni ukugira ngo tumenye ko ijambo ry’Imana ritabeshya. Ijambo ry’Imana ni ukuri kandi ni rizima. Ibyanditswe ni impamo, tugomba kubyizera. Yesu azagaruka gutwara umugeni we, itorero. Ariko ntabwo yatubwiye igihe, nta munsi, nta kwezi cyangwa se umwaka tuzi azagarukiraho. Nyamara yadusigiye ibimenyetso byo kugaruka kwe, kandi birimo kugaragara mu nzego zose z’ubuzima, haba mu bucuruzi, mu idini ndetse no muri politiki.

Ibyo bimenyetso ntabwo bigomba kudutera ubwoba, yewe nta n’ubwo tugomba gusenga ngo ntibibeho. Bigomba kubaho! Ahubwo ibyo tubona muri iki gihe, abahanuzi b’ibinyoma, gutakaza indangagaciro n’ibindi byakagombye kudukangura tukamenya aho ibihe bigeze.
“Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati ‘Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kza kwawe n’icy’imperuka y’isi?’” Matayo 24:3.

“Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko benshyi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi” Matayo 24:4-5.

“Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza” Matayo 24:6.

“Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa”
Matayo24 : 7-8.

“Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane” Matayo 24:10.

“N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi” Matayo 24:11.

“Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja” Matayo 24:12.

Ibi ntitubifate nk’aho ari ibisanzwe. Itorero kuko ari umunyu n’umucyo w’isi, rikwiriye guhaguruka, rigahagarara neza kubera ko Yesu ari hafi kugaruka.

Dusengane umwete mwinshi, dusengere inshuti n’imiryango batazi Yesu, tugendere mu kwezwa, kumvira no gutinya Imana.
Ntidutakaze umwanya wacu mu bitagira umumaro, dushyigikire kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.

Yesu aduhane umugisha!

Ntarakizwa nari mfite icyuho mu mutima wanjye, nkumva hari icyo mbura. Numvaga narazimiye, nkumva hari ikitagenda. Nari ndwaye na asima, bikambera umutwaro uremereye.

Umunsi umwe marume w’umupasiteri yampaye unuhamya bwe. Ni we wambwiye inkuru za Yesu maze ntangira gukunda ijambo ry’Imana no kujya gusenga. Uko nagendaga negera Imana nakomeje kuyumva mu buzima bwanjye. Nari maze kuyizera cyane, nkumva mfite amahoro menshi kandi iminsi yose namaze ngendana na Yesu nabonye gukomera kw’Imana.

Ubu mbasha kwemeza ntashidikanya na mba ko ari Imana ikiza. Yankijije asima, inkiza n’ “ubumuga” kuko mu buzima bwanjye sinigeze kuvuga neza. Nasubiragamo amagambo amwe incuro nyinshi, nkarekera aho ari uko bampagaritse. Sinabashaga gutambuka neza... ariko Imana yabanye nanjye irankiza!

Imana imaze kunkiza, ubuzima bwanjye bwarahindutse ku buryo bufatika, ndetse n’ubw’ababyeyi banjye budasigaye aho bamariye kubuha Yesu. Ndashima Imana! Ikomeje gukora ibitangaza, kandi izakomeza ibikore kuko ibishoboye.

Intumwa Yakobo ni mwene se wa Yohana. Yari afite umwanya ukomeye yahawe na Yesu Kristo, kuko yari umwe muri batatu bagendanaga na we. Abandi babiri bari Yohana mwene se wa Yakobo, na Simoni Petero.

Yesu ahamagara aba bavandimwe, Yakobo na Yohana bakoranaga na se Zebedayo umurimo w’uburobyi mu nyanja ya Galileya. Bahise basiga se n’umurimo wabo wo kuroba, bakurikira Umwigisha wari umusore w’umugenda. Bigaragara ko Yakobo ari we wari mukuru muri abo batatu, kuko ari we ukunze kuvugwa ubwa mbere.

Yakobo, Yohana na Petero bahamagariwe na Yesu guhamya ibyo abandi batigeze babona: kuzuka k’umukobwa wa Yayiro (Mariko 5:37-47), kurabagirana kwa Yesu (Matayo 17:1-3) no gusenga kwa Yesu mu gashyamba Getsemani (Matayo 26:36-37).

Ariko yakobo ntiyari intungane idakosa. Ubwo Abasamariya bimaga Yesu icumbi, we na Yohana bashatse kumanura umuriro ngo utwike icyo kirorero. Ibi byatumye bitwa “Abana b’inkuba.” Nyina wa Yakobo na Yohana na we yarenze imbibi, ashaka gusaba Yesu ngo azahe abahungu be imyanya idasanzwe mu bwami bwe.

Umuhati Yakobo yari afite mu gukurikira Yesu watumye arenganywa mbere ya bagenzi be b’intumwa. Yicishijwe inkota ku itegeko ryatanzwe n’umwami Herode Agiripa wa mbere (I) w’i Yudaya, hari ahagana mu wa 44 nyuma ya Yesu ubwo itorero rya mbere ryarenganywaga.

Mu Isezerano Rishya tuhasanga abandi babiri bitwaga ba Yakobo: Yakobo mwene Alufayo, na we yari intumwa; na Yakobo mwene se wa Yesu wari umutware mu itorero ry’i Yerusalemu ari na we wanditse urwandiko rwa Yakobo.

Ibyo intumwa Yakobo yakoze:

Yakobo yari umwe mu bigishwa ba Yesu 12. Yamamaje ubutumwa bwiza Yesu amaze kuzuka, arenganywa azira kwizera kwe.

Imbaraga za Yakobo:

Yakobo yari umwigishwa wa Yesu w’icyitegererezo. Bigaragara ko yari afite indangagaciro zitagereranywa zitarondowe mu byanditswe byera, ari cyo cyamuteye kuba umwe mu batoni ba Yesu.

Intege nke za Yakobo:

Yakobo na mwene se Yohana barahubukaga. Ntiyahuzaga ubutumwa bwiza n’ibyariho icyo gihe.

Icyo twakwigira ku ntumwa Yakobo:

Gukurikira Yesu Kristo bishobora gutuma duca mu bikomeye ndetse tukarenganywa, ariko ingororano ni ubugingo buhoraho hamwe na we mu ijuru.

Yakobo yari atuye he? Yari atuye i Kaperinawumu.

Aho twamusanga mu byanditswe byera:

Intumwa Yakobo iboneka mu butumwa bwose uko ari bune, n’ibyo kurenganywa kwe tubisanga mu Byakozwe n’intumwa 12:2.
Umurimo yakoraga: yari umurobyi, nyuma aza gukurikira Yesu Kristo.

Umuryango we:

Se – Zebedayo
Nyina - Salome
Mwene se – Yohana

Imirongo y’ingenzi dusangamo intumwa Yakobo:

“Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy’Abasamariya kumuteguriza. Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu. Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk’uko Eliya yabikoze?” Ariko Yesu arahindukira arabacyaha … bajya mu kindi kirorero” Luka 9:52-56.

“Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana na Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine. Ahindurirwa imbere yabo, mu maso ye harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo. Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we” Matayo 17:1-3.

“Ni uko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi. Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana” Ibyakozwe n’intumwa 12:1-2.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda Barna, umujyi wa Albany wo muri New York ni wo waje ku mwanya wa mbere mu mijyi ituwe n’Abakristo benshi.

Itsinda Barna rikora ubu bushakashatsi ryibanze ku batuye uwo mujyi, rigendera ku mpamvu 15 zirinmo “ntibizera Imana”, “ntibazi ko Imana ibaho”, “bahakana ko kwizera nta mumaro kubafitiye”, “ntibigeze basenga mu myaka ishize”, “ntibigeze bakurikira Yesu” n’ibindi. Imijyi ituwe n’Abakristo yagaragaje byibura 60% by’izi mpamvu zagenderwagaho bayishyira ku myanya, ndetse ituwe n’Abakristo benshi igaragaza 80% by’izi mpamvu.

Imijyi itanu iza ku mwanya wa mbere mu ituwe n’Abakristo benshi cyane irimo Albany/Schenectady/Troy, New York (63 %), Burlington, Vermont (60%), Portland, Maine (59%), Providence, Rhode Island (56%) na Hartford, Connecticut (54%). Indi mijyi iza mu icumi ya mbere irimo San Diego, California; Buffalo, New York na Portland, Oregon.

“Kandi rero iby’indogobe byo zimaze iminsi itatu zizimiye ntibiguhagarike umutima, zarabonetse” 1 Samweli 9:20.

Umusore witwaga Sawuli yabuze indogobe ze. Byamuhagaritse umutima kuko umuryango we utuje, kandi yitaga kuri izo ndogobe by’umwihariko. Amaze kwiheba yatangiye kuzishakisha, amaze guhebura yanga gukurayo amaso atabanje kugisha inama umuhanuzi Samweli.

Ntiwihebe, Imana yanjye ni yo ifite amateka yawe mu kiganza cyayo.

Hari hashize amasaha 24 Imana ibwiye Samweli ko Sawuli ari buze aho ari. Imana yashakaga ko umuhanuzi wa yo yimikisha Sawuli amavuta, kugira ngo azabe umwami w’Abisirayeli. Mbese urabyumva? Imana ikoresha ibyo wabuze kugira ngo ikuzane mu mugambi wa yo. Ni cyo gituma ikurema agatima ikubwira iti “Ibyo wabuze ntibiguhagarike umutima. Wowe urashaka indogobe, ariko jyewe uyu munsi ngufitiye umugisha uruseho.”

Imana imenya ibintu byose bitaraba. Ibasha guhindura amateka yawe. Witinya kuko Imana iri hejuru ya byose. Wapfushije umugabo, umugore, wirukanywe ku kazi, wabuze diplôme ?… Imana irabizi. Kubura icyo wakundaga biguhagarika umutima, bigatuma uneshwa mu buzima bwawe. Ibi bituma ubura ibyiringiro, ukarira?

Uyu munsi Imana ihagaze imbere yawe ikubwira iti “Witinya, ngiye guhindura amateka yawe nkuhembure.” Wabuze inzu, umwanya wari ufite mu muryango cyangwa imodoka?… Tuza umutima, Imana yawe ni Imana isubiza!

Uyu munsi ndabwira abarira n’abandi bafite icyo babuze: Mwitinya, Imana yanjye ni yo ifite amateka yanyu mu kiganza. Igiye gukoresha icyo wabuze kugira ngo ibazane mu mugambi wa yo.

Isengesho ry’umunsi:

Mana yanjye, nemeye iri jambo ryawe rimbwira ngo “simpagarikwe umutima n’ibyom nabuze”. Urakoze kuko menye ko ukoresha amateka yanjye kugira ngo unyobore mu mugisha wanteguriye. Amen!

Ubushakashatsi bwakozwe ku cyago cy’inzara kimaze iminsi cyugarije Somalia bwagaragaje ko kimaze guhitana abagera kuri 260,000 guhera mu mwaka w’2010 kugeza mu w’2012, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abandi bavuye mu gihugu cyabo bahunze inzara.

Muri abo bishwe n’inzara, kimwe cya kabiri ni abana bari munsi y’imyaka 2. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo UN food agency ndetse na US-funded Famine Early Warning Systems Network.

Umubare w’abishwe n’inzara muri iyi myaka 3 uruta abo yigeze kwica mu w’1992 bagera kuri 220,000. Iyi nzara yatewe n’amapfa adasanzwe yatijwe umurindi n’amakimbirane hagati y’imitwe itavuga rumwe muri icyo gihugu imaze iminsi ihanganye ipfa ubutegetsi.

Philippe Lazzarini uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Somalia yemeza ko hari icyagombaga gukorwa. Abivuga muri aya magambo “Twagombaga kuyirwanya mbere y’uko ifata indi ntera.”

Ku nshuro ya mbere, Loni yatangaje inzara muri Nyakanga 2011 mu duce twa Bakool (mu majyepfo) na Shabelle yari mu maboko y’intagondwa z’Abisilamu al-Shabab zikorana na al-Qaeda.

Al-Shabab yahakanye ko nta nzara irangwa muri Somalia, yamagana inkunga zagombaga guturuka mu bigo-nterankunga byo mu bihugu by’uburengerazuba.

Inzara yaje gufata indi ntera, igera hagati mu gace ka Shabelle, Afgoye no mu nkambi y’i Mogadishu yari icumbikiwemo abakuwe mu byabo n’inzara, iri mu maboko y’ingabo za Leta.

Mu majyepfo ya Shabelle, 18% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bapfuye bazize inzara, naho mu murwa mukuru Mogadishu hapfa abagera kuri 17%.

Somalia yashegeshwe n’amapfa akomeye yibasiye abagera kuri miliyoni 13 mu ihembe ry’Afurika. Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu byahunze ingo bijya gushakisha aho byabona amaramuko.

Mu myaka isaga 20 ishize muri icyio gihugu harangwa intambara, Somalia yabaye indiri y’intambara ishingiye ku moko, politiki n’intagondwa z’Abisilamu zarwaniraga ubutegetsi bituma ikibi gihabwa intebe.

Mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize ni bwo hashyizweho guverinoma ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye Loni, nyuma y’imyaka 8 ya Leta y’inzibacyuho. Ubu butegetsi bushya bwazanye ihumure mu duce tumwe na tumwe.

Indirimbo Humura, N‘Umwami nizera na Nta yindi Mana nizo umuhanzi mushya uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa John yahereyeho asohorera rimwe.

Nkuko yabidutangarije ngo iki nicyo gihe cye cyo gukoresha impanoye mu gihe amaze ayitegura kandi akaba yizeyeko bizagenda neza.

Emmanuel Celestin John yaravukiye Tanzania mu muryango w’abana batandatu akaba ariwe mukuru. Yavutse kuri Semukanya Emmanuel Celestin na Murekatete Domina, kuririmba yabitangiye akiri muto afite imyaka 12 kuko yaririmbye mu ma Choir y’abana atandukanye ariko anafite inzozi zuko Imana imushoboje yazaba umuririmbyi ku giti cye, ubu akaba ashima Uwiteka ko nubwo byari bikomeye ariko igihe cyageze.

Mu muryango we nta muntu wigeze aririmbira Imana cyangwa indirimbo zisanzwe ariko arashaka ko Imana imufasha akazaba umuzi n’umuyoboro w’uburirimbyi cyane cyane mu guhimbaza Imana.

Asengera muri Bethelehemu Miracle Church i Nyamirambo anashimira cyane iryo torero rye n’abashumba be ndetse n’abakristo muri rusange ubufatanye bamyereka. Gahunda afite mu kuririmbira Imana nuko yumva azakomeza kuvuga ubutumwa bwiza abicishije mu kuririmba mu guhimbaza Imana ndetse no kuvuga Imirimo yayo, agakora indirimbo nyinshi ndetse n’ama alubumu menshi kandi akagera ahantu henshi hatandukanye.

Abapasiteri 2: Pasiteri washinze itorero ‘Richmond Megachurch Center’ na Pasiteri mukuru w’iryo torero bahagaritse imirimo yabo by’agateganyo.

Inkuru dukesha Melissa Steffan, umunyamakuru ku rubuga Christianity Today iravuga ko uku kwezi kutabaye kwiza ku itorero ‘Richmond Outreach Center (ROC)’ riri mu mujyi wa Richmond, Virginia (USA). Hashize icyumweru babibi mu babasiteri bakunzwe cyane bahagaritse imirimo yabo kubera ibyaha baregwa bitandukanye ariko bifitanye isano.

Mu butumwa bwatanzwe ku rubuga rw’iryo torero ejo hashize, ‘Richmond Megachurch Center’ bavuze ko Pasiteri mukuru w’iryo torero Jason Helmlinger "yivanye ku mirimo y’ubupasiteri." Helmlinger araregwa icyaha kitaremereye, kuko ngo yaba yarahamagaye kuri telephone uwahoze ari umuyoboke w’iryo torero akamushinja guharabika uwashinze itorero ROC ari we Geronimo Aguilar. Aya makuru kandi yatangajwe na NBC News.

Uwahoze ari umuyoboke w’itorero ‘Richmond Outreach Center ROC’ Bwana Allen Caldwell yatangarije Televiziyo ABC ko "Pasiteri [Aguilar] afite imyitwarire idahwitse we n’abagore bo mu itorero rye." Nk’uko bitangazwa na Televiziyo WRIC, Caldwell amaze gutanga icyo kiganiro ngo Pasiteri Helmlinger yahise amuhamagara "amutera ubwoba, anamubwira ko azamugirira nabi."

Hagati aho Aguilar washinze ‘Richmond Outreach Center ROC’ yamaze guhembwa asabwa guhagarika imirimo ye kubera ibyaha aregwa byo gufata abana ku ngufu muri Leta ya Texas (USA), ari na ho afungiwe ubu. Amakuru aturuka mu mujyi wa Richmond aravuga ko Aguilar "aregwa ibyaha 7, kandi ko biramutse bimuhamye yakatirwa igifungo cya burundu."

Amakuru atangazwa na Televiziyo WWBT avuga ko ibyaha Aguilar aregwa birimo gufata ku ngufu abagore 2 byabaye mu mwaka w’1996, no gufata ku ngufu abana batagejeje ku myaka 14 akabangiza bikabije binashobora kumuzanira igifungo cya burundu.

Itorero ‘Richmond Outreach Center ROC’ ryafashe icyemezo cyo guhemba Bwana Aguilar no kumuhagarika ku mirimo ye guhera ku wa 23 Gicurasi. Mu ibaruwa ryamwandikiye, ryaramubwiye riti

“Tubabajwe no kumenyesha ko Pasiteri Geronimo Aguilar ahagaritswe by’agateganyo ku mirimo nka Perezida w’inama nkuru, kandi ko atakiri Pasiteri w’itorero ‘Richmond Outreach Center,’ kubera igihe n’imbaraga asabwa gufata yiregura imbere y’amategeko ku byaha aregwa muri Leta ya Texas. Bitewe n’uko twizera ko ibyo aregwa ari ibinyoma byambaye ubusa kandi bidafite ishingiro, twemeye ubusabe bwe bw’ikiruhuko cy’agateganyo. Tumaze kobona uburemere bw’ibibazo aregwa, twasanze akeneye umwanya uhagije wo kwita ku muryango we no kuri ibyo birego.”

“Imana yacu ni umutunzi. Yaremye isi irimo ubutunzi, kandi irifuza kutugaragariza ubutunzi n’icyubahiro byayo. Aburahamu n’abandi dusanga muri bibiliya ni yo yabahaye ubutunzi. Ni yo itanga ubutunzi, kandi irifuza kubuha abayo.”

Imihanda yo mw’ijuru igizwe n’inzahabu, Imana ni umukire kandi yaremye byinshi byiza. Ubukene ntabwo bwahesha icyubahiro Imana ariko ubutunzi bushobora kuyihesha icyubahiro.

“Imana iravuga iti: Amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo, kandi inyoni n’ibisiga biguruke mu isanzure ry’ijuru” Itangiriro 1 : 20.

Namaze imyaka myinshi mbaswe n’imyumvire y’ubukene, kandi ntabizi

Amafaranga yose nabonaga narayaziganya. Bibiliya ivuga ko uziganya birenze urugero yikururira ubukene. Ibi bisobanura ko umuntu uziganya cyane agira imyumvire imushira mu bukene.

Nashoboraga kumara igicamusi hari ubushyuhe bwinshi, simbashe kuba nakwigurira icyo kunywa. Ntabwo nakundaga amazi, nareba soda cyangwa umutobe ngasanga bihenze, kandi nta nubwo nashoboraga gutanga amafaranga ngo ngure amazi. Umunsi umwe nagiye mu mangazini ari nyuma ya sa sita, hashyushye, ngerageza gushaka umutobe wa make, ariko birangira ngiye ntacyo nguze.

Christo abasha kudukiza umwuka w’ubukene, akaduha kuba abantu batanga kandi batunze.

Bintera isoni kuba narabayeho ubuzima mfite imyumvire y’ubukene. Nari nomatanye nawo, kugeza ubwo nashatse. Byashoboraga kubaho ko ntanga impano, ariko jye simbashe kuba nagira icyo nigurira. Ngiye gukora ubukwe, naguraga ibintu bashize kuri promotion, cyangwa bagabanije ibiciro. Bityo nkagura nibyo ntakunda, gusa kubera ko byaguraga make. Nta kintu naguraga kitari kuri promotion, yewe n’ikintu ntakeneye, kubera uburyo cyagabanutseho igiciro! Ariko ntabwo tugomba kuyoborwa n’ama promotion, ahubwo tuyoborwa n’umwuka wera. Ibi Imana yabimbwiye umunsi umwe nagenze henshi nshakisha ahantu baba bagabanije ibiciro.

Maze gushaka, napimaga buri kintu nabaga ngiye kugura, ngahora ndi imbata y’imibare yibyo naguraga. Ntabwo byambuzaga kwishima, ariko nta mudendezo wuzuye nari mfite. Iyo nararaga muri hoteli, nafataga amasabuni n’ibindi babaga bampaye by’ibikoresho, nkabitahana, kandi wenda nyuma sinabikoreshe. Iyo najyaga muri restaurant, mbere yo kugira icyo mfata nashakisha icya mbere kigura make! Hageze gufata icyo kunywa ngasanga kirahenda, ntabwo nagifataga kubera ko nabaga nzi ahandi kigura make kuruta aho ngaho, ngahitamo kubika amafaranga yanjye.

Nabayeho ubwo buzima imyaka itari mike. Niba ndiho mbaha ubu buhamya, nuko nkeka ko hari abantu bashobora kuba babayeho nkuko nari mbayeho, bakaba bakibaswe n’umwuka w’ubukene. Ndagira ngo twirebe kugira ngo niba uwo mwuka ukitubase, tubone uko tubohoka. Uwo mwuka utuma abantu bataguka, bagahora nyene ari abakene, ntibabone promotion ku kazi, bagahitamo nabi abo bashaka ko bubakana, muri make uwo mwuka wangiza ubuzima.

Imana ntabwo ikenye, kandi ubukene ntabwo buyishimisha. Imana ntabwo inezererwa no kubona abantu bababazwa n’ubukene. Kugira imyumvire y’ubukene bishobora kuzitira umugisha wacu. Nubwo twaba dutanga icyacumi nkuko nagitangaga, biragoye gutera imbere iyo ugifite iriya myumvire!

Imigisha y’Imana tuyakira bitewe n’imyemerere yacu, n’imitima yacu uko iba yiteguye. Hari ibikorwa bigaragara ko ari iby’urukundo, ariko umutima wabikoze utabitewe n’urukundo mu by’ukuri. Iyo rero nta rukundo, biba ari ubusa, Imana rero ntabwo yatanga umugisha hejuru y’imirimo irimo ubusa.

Natangiye kwigishwa ku bukire. Namenye ko hari abakristo batinya iryo jambo kandi riri muri bibiliya. Nasomye igitabo cyamfashije cyitwa: « Imfunguzo z’ubukire dusanga muri bibiliya » hanyuma ndabohoka. Nyuma numva n’izindi nyigisho z’abakozi b’Imana batandukanye , mbona nuburyo umufasha wanjye abaho abohotse, afite umutima utanga, nanjye bituma mbohoka rwose.

Uyu munsi iyo mbonye abakristo babaho babaswe n’umwuka w’ubukene, bintera impuhwe bikambabaza, kuko usanga na satani abikoreramo akabateza kwiheba . Imana ntabwo ifite ikibazo cy’amafaranga, ahubwo rimwe na rimwe imyitwarire yacu niyo itubuza kubona amafaranga.

Imana idufashe kandi iduhe kubohoka rwose.

Abantu b’abanebwe baricaye banenga umukobwa witwa Gabby Douglas w’imyaka 16 watsindiye imidari 2 y’izahabu mu mikino y’isi yakinnye agatsinda. Impamvu bamunenze ngo ni uko yari yasokoje nabi!

Impamvu Gabby yabonye iyo midari ni uko yahagurutse agakora imyitozo ihagije kandi ivunanye, abamunenga bo bakaba bajenjetse. Ubwo bamubazaga, Gabby yaravuze ati «Iminsi mibi aba ari iy’ingezi, kuko ari muri iyo minsi intwari zigaragarira. Niba ushobora kunesha mu minsi mibi, ushobora kunesha igihe cyose.»

Muzi n’ikindi? ndumva nifuza kuba intwari y’Imana! Turebe ibi bintu 9 bishobora kudufasha kubona umudari w’izahabu tuwuhawe n’Imana.

Inshingano zacu:

• Kumenya tukizera ko Yesu yatuneshereje ku musaraba i Karuvali. Umudali duharanira kubona ntabwo ari ukugira ngo dukizwe, ahubwo ni ukugira ngo dukomeze mu nzira ye, tumushimisha.

• Guhora duha Imana imitima yacu ngo itweze.

• Guhora twumva ko Imana iri kumwe natwe kandi ishobora byose, no mu gihe bisa n’aho bigoye.

• Gukorana umurava umurimo iduhaye gukora, tubitewe n’uko twakiriye urukundo yadukunze, natwe tukarwakira, bigatuma tuyikunda, twishimiye ko yatugiriye icyizere ikaduha umurimo.

• Guhora dufite inzara n’inyota byo kuyimenya birushijeho.

• Kugerageza gukura, dufata umwanya ku bitugirira umumaro.

• Kwakira no kugendera mu mbaraga zayo yadusezeraniye mu mubatizo w’Umwuka Wera.

• Guhitamo inshuti zidushishikariza gusenga, zitwigisha, duhugurana, zishoboye no kutugira inama nzima.

• Gufasha abafite intege nke, tukabasengera, tukabatera intege.

"11 Kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo. 12 Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri , umurimo w’umuntu wese uzerekanwa" 1 Abakorinto 3 : 11-13.

Umurimo wacu ntabwo ari uguhora twigereranya n’abandi, ahubwo ni ukumenya icyo Imana idusaba gukora, tukagishakisha n’umutima wose, kugira ngo tubashe kubona ibyo dukeneye bityo tubashe kuwukora, tukawukorana umurava kandi twihanganye, kugeza ubwo tuzawusoza duhagarara imbere y’uwawuduhaye.

"6 Ni uko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk’ubacira umugani, kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza arwana ishyaka ry’umwe agahinyura undi. 7 Mbese ni nde wabatandukanije n’abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwirata nk’abatagihawe?" 1 Abakorinto 4 : 6-7.

Hariho ibintu 5 twibeshyaho ku ijambo ry’Imana, bigatuma tutabwiriza ubutumwa bwiza abatizera.

Kwibeshya ku Mana ni ikintu gikomeye, kuko bishobora kuyobya umuntu. Urugero, birambabaza kubona abantu benshi batekereza ko aya magambo ngo “isuku ijyana no kubaha Imana” aboneka mu byanditswe byera. Niba iri ari ijambo ry’Imana koko, abashinzwe isuku mu ngo baba bafite urubanza iyo ingo zabo zitarimo isuku. Mu by’ukuri, bitewe n’imbaraga ubihaye, abantu bahita bita ku isuku kurusha uko bita ku miryango yabo.

Naho se aya magambo ngo “Imana ifasha uwifashije” uyumva ute? Nasanze abantu benshi bafata aya magambo nk’ihame, bakumva ko babasha gukorera ijuru. Aha baba bibagiwe ijambo ry’Imana rivuga ko ubugingo buhoraho bubonerwa ubuntu (Abaroma 6:23).
Dore ibindi bintu 5 abantu bibeshyaho ku ijambo ry’Imana. Byaba byiza ufashe umunsi wok u cyumweru ukabyigisha abantu:

Mu by’ukuri, ndumva byaba byiza ufashe umunsi umwe ku cyumweru ukabyigisha abantu. Ndaguhamiriza ko bitagoye, ku buryo buri ngingo imwe yasobanurwa mu minota 30. Ikibabaje cyane ni uko buri kimwe muri ibi uko ari bitanu kizibira umurimo wacu wo gushaka abazimiye.

1. Niba utibuka itariki wakirijweho, ubwo ntukijijwe.

Ikibabaje ni uko abavugabutumwa bakomeje kugenda bakwirakwiza iyi myumvire. Ukuri ni uko mu kanya nk’ako guhumbya umuntu ava mu mwijima akajya mu mucyo. Iyo umaze kumenya ko uri umunyabyaha kandi ukamenya ko Kristo yagukuyeho ibyaha byawe akabipfira hanyuma akazuka, uramwizera nk’inzira ijya mu ijuru. Ubwo rero kuba utazi igihe umucyo winjiriye mu mutima wawe ntibivuze ko udakijijwe. Iyo ibyanditswe byera bivuga abakijijwe ntibikurikiza italiki cyangwa igihe bakirijwe ahubwo byibanda ku gikorwa cyo kuba icyaremwe gishya.

Wizera nde? Niba wizera Kristo wenyine nk’inzira ijya mu ijuru, warakijijwe. Yohana 3:16 ntihigeze havuga hati “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese akamenya italiki yamwizereyeho atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

2. Niba ushaka gukizwa, akira Yesu mu mutima wawe.

Abigisha bakunze gukoresha aya magambo ngo “akira Yesu mu mutima wawe.” Ibi bakunze kubishingira ku ijambo ry’Imana dusanga mu Byahishuwe 3:20 rivuga riti “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”
Iri jambo ngo “mpagaze ku rugi ndakomanga” benshi barifata nk’aho umutima w’umuntu ari urugi, Yesu akaba ahagaze ku mutima adusaba kumukingurira. Ubwo bikaba bishatse kuvuga ko abazimiye basabwa “gukingurira Yesu imitima yabo.”

Ariko umenye ko iri jambo ribwirwa Abakristo, si abataramwizera. Umurongo wa 19 uravuga ngo “Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano…,” kandi birabwirwa Abakristo si abatuzera (Abaheburayo 12:5-6). Aya magambo yandikiwe itorero ry’i Lawodikiya, rimwe mu matorero arindwi yo mw’Aziya avugwa mu Byahishuwe 2-3. Ubutunzi bari bafite muri icyo gihe bwari bwarasinzirije itorero mu buryo bw’umwuka. Yesu Kristo yababwiye ko ari “akazuyazi”, abasaba kwihana.

Icyongeyeho, mu Byahishuwe 3:20 ijambo iwe mu Kigiriki risobanura “gusanga.” Mu yandi magambo Yesu arabwira Abakristo ko azinjirira mu itorero agasanga Umukristo bagasabana.

Ijambo gusangira riganisha ku ifunguro nyamukuru ry’umunsi, iryo umuntu asangira n’umushyitsi w’icyubahiro. Ryari ifunguro risangirwa n’umushyitsi munaganira. Ikindi ni uko ntaho byari bihuriye n’agakiza, ahubwo byavugaga gusabana.

Kuki iri jambo ritagomba gukoreshwa mu ivugabutumwa? Ni uko hariho “abakiriye Yesu mu mitima yabo,” bakamwizera by’ukuri nk’Umwami wabo ndetse bakaba abe by’ukuri. Ariko hariho abandi bumva ko gusenga isengesho “baha Yesu ikaze mu mitima yabo” byabahesha gukizwa. Ubwo baba bizeye isengesho, ntibaba bizeye Yesu wabambwe ku Musaraba.

Ubutumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Yohana, ari cyo gitabo cyonyine kitubwira uko twabona ubugingo buhoraho (Yohana 20:31), tubwirwa kwizera. Ni ukuvuga “kwizera Yesu Kristo nk’inzira imwe igana mu ijuru.”

3. Niba ubuze uko uganiriza umuntu kuri Kristo, uwo muntu narimbuka ni wowe azaba azize.

Abizera benshi ntibakunda ivugabutumwa, n’iyo babikoze babikora bicira urubanza aho kubikora ku bw’ubuntu. Igituma bavuga ubutumwa bicira urubanza, ni uko bigishijwe ko nibabona uburyo bwo kuvuga Kristo ntibabikore uzarimbuka ari bo azaba azize.

Izi nyigisho z’ibinyoma bazishingira ku ijambo riri muri Ezekiyeli 3:18-19 rigira riti “Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye. Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.”

Aya magambo ntaho ahuriye n’ivugabutumwa. Imana yashyizeho Ezekiyeli imugira umurinzi (Ezekiyeli 3:17). Umurimo we wari uwo kuburira abantu ngo birinde ibyago. Umurwa wari uriho umuvumo, kandi kumvira umurinzi ni ko konyine kwabashaga kubakiza.
Mu bice 4-24 bya Ezekiyeli tuhasanga gutaka kwe aburira abantu, ari cyo cyatumye abari inyuma y’inkike bashaka ubuhungiro banarinda amarembo. Urupfu ruvugwa muri Ezekiyeli ni urupfu rw’umubiri, si urw’ubugingo. Ezekiyeli yahanuraga ko Abanyebabuloni bazaza bagasenya Yerusalemu.

4. Nuza kuri Jye, umpe ubugingo bwawe bwose cyangwa se ubureke.

Ibi babivuga mu buryo butandukanye, ariko aho biganisha haba ari hamwe. Hari abahugura bati “Ntushobora guhurira n’Imana mu nzira. Niba ushaka gusanga Kristo, ugomba kumwiyegurira wese. Imana izakorana nawe nuyiha. Irashaka ubugingo bwawe bwose, kimwe n’uko yaba itabushaka.” Ikibazo kiri he muri ibi?

Reba muri Yohana 3:15, 3:16, 3:18, 3:36, 5:25, 6:47, 11:25-26, na 20:31. Aya magambo yose asobanura neza ko agakiza gashingiye ku kintu kimwe: kwizera Kristo, ukiringira ko ari we nzira wenyine igana mu ijuru. Iyo tumwizeye dutya, tuba twizeye ijuru nk’abamaze kurigeramo.

Ibi kandi babiterwa no kumva ibyanditswe byera mu buryo bupfuye, bakifashisha amagambo avuga ku gukurikira Yesu ariko atavuga ku gakiza. Umukristo wese agomba kuba umwigishwa, ariko bose si ko ari abigishwa. Mu by’ukuri, Kristo yabwiye abantu ibisabwa ngo babe abigishwa mbere yo kubashishikariza uwo murimo (Luka 14: 26-27). Agakiza ni ubuntu, ariko kuba umwigishwa bisaba ikiguzi.

5. Iyo udashaka guhamya Kristo mu ruhame ntubasha gukizwa.

Iyi myumvire iza mu buryo butandukanye, kandi igafatwa mu buryo butandukanye. Bamwe baba bavuga guhamya mu ruhame ko uri Umukristo. Muri iki gihe bamwe bavuga ko umuntu agomba guhagarara ku ruhimbi akabihamya “altar call.” Uko wabigenza kose, imyumvire ni uko iyo utabikoze uba udakijijwe.

Hari abavuga bati “Niba ataragize isoni zo kuguhamya, kuki wowe wagira isoni zo kumuhamya?” Ibi babisanisha no kubona ubugingo buhoraho. Umurongo ubishimangira neza uri muri Matayo 10:32-33, aho Kristo avuga ati “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.” Bigaragara ko aya magambo atajyanye n’ubugingo buhoraho, ahubwo ajyanye no kuba umwigishwa.

Umwanzuro

Kwibeshya ku ijambo ry’Imana ni bibi kandi byagutera kugwa. Ingingo 5 zivuzwe haruguru zishobora kutubera inzitizi mu kubwiriza ubutumwa bwiza abatizera. Ibi bizana kudasobanukirwa ijambo ry’Imana, gushidikanya ku gakiza no kudashira amanga ngo uhamye Yesu mu bandi.

Niwigisha kuri ibi bintu 5 Imana itigeze ivuga, bizatera abantu gushira amanga babwirize ubutumwa bwiza ku bw’ubuntu aho kubikora bicira urubanza.

Ku bufatanye bw’Itorero ’Zion Temple Celebration Centre’ na ’Global Revival Ministries’, hateguwe igiterane cy’iminsi itatu cy’insanganyamatsiko igira iti : “Guhagurutsa Urubyaro rw’Intumwa", kizigishirizwamo n’abavugabutumwa bakomeye.

Mu itorero Zion Temple ry’Intumwa Gitwaza Paul, hagiye kubera igiterane kizitabirwa na Apostle Sino Agueze uzaturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, na Pasiteri Robert Ampiah-Kwofie wo muri Ghana, aho kizaba kigamije guhagarutsa Itorero mu ijambo ry’Imana guhera kuwa 22 kugera 24 Gicurasi 2013.

Umuyobozi Wungirije wa Zion Temple, Pasiteri Vuningoma Dieudonne, ahamya ko iki giterane kizasiga Itorero ry’Imana rihagaze, nk’uko yabitangarije IGIHE.

Yagize ati : “Turi mu gihe umwuka aburira itorero kugira ngo rihagarare neza mu ijambo ry’Imana. Abantu ntibazaza baje gutega amatwi ijambo gusa kuko nyuma y’igiterane abenshi muri bo Imana izabagaragaramo itarobanuye .”

Iki giterane kizabera kuri Zion Temple Celebration Centre mu Gatenga, kizajya gitangira kuva saa tatu za mu gitondo (9am) kugera saa sita (12pm) higishwa abashumba gusa, naho kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h/5pm) kugera saa mbiri z’ijoro (20h/8pm) habe igiterane cy’abantu bose.

Igihe.com

Nkiri muto narerewe mu wundi muryango. Bambwiraga inkuru za Yesu cyane kugira ngo ngirane ubucuti nawe. Namubwiraga byose, nawe akandinda. Maze kuba umwangavu, namuteye umugongo kuko nagize imyitwarire mibi. Icyakurikiyeho ni uko umubano nari mfitanye na Yesu wagiye uzima buhoro buhoro. Ariko ntiyandetse, ahubwo yaranyihanangirije cyane: umunsi umwe umuntu yampaye lifuti, maze ambwira ibyanjye.

Nicaye muri iyo modoka numvise amahoro adasanzwe yuzuye umutima wanjye, ambwira ibintu ku buzima nari mbayemo ntacyo mubwiye ndetse ambwira n’ibyo nanjye ntazi. Yaranyihanangirije, ambwira ibizambaho mu gihe kizaza. Mubajije aho aturutse, yaransubije ati “Ndaturuka kure, kure cyane.” Ibyo byankoze ku mutima cyane, ariko sinita ku byo anyihanangirije ahubwo nkomeza kugenda ngana mu byaha. Nyuma Imana yanshyizeho ubundi burinzi. Umunsi umwe umuntu yaraje yicara ku meza nari ndimo gufatiraho ifunguro. Nari jyenyine hanze ya hoteli. Uwo yambwiye ko ntari mu mwanya mwiza ubuzima bwanjye bugomba kubamo, ambwira ko abo nkururana na bo ntaho duhuriye ahubwo mfite agaciro karuta uko nitwara. Ibyo na byo byankoze ku mutima. Imana yakomeje kunyihanangiriza, ariko sinumva.

Nyuma nanjye kwitakariza icyizere, nkabona ndi nk’umupfu n’ubwo nari muzima. Sinari nkigira ibyiringiro, mbese nta cyo nari cyo. Ariko muri uko kubura ibyiringiro natakiye Imana n’umutima wanjye wose ngo imfashe, ihita yumva gusenga kwanjye. Yahise inyemeza kwimuka mu mujyi nari ntuyemo, ikomeza kugenda inyobora aho ishaka ko njya. Imana igira igihe cyayo, nta kiba kidafite impamvu. Nyuma natangiye kujya mu rusengero, umunsi umwe ndeba filimi ku rubuga www.topchretien.com bintera kongera kubaka umubano wanjye na Yesu. Uwo munsi ndetse n’iminsi yakurikiyeho nararize cyane, kuko Yesu yankozeho.

Natangiye kubohoka, maze mu buzima bwanjye habaho ikintu kidasanzwe: nkiri muto numvaga igihe kimwe nzaguruka mu bicu, ariko niyomoye kuri Yesu kwa kwizera kugenda kumvamo. Ariko nongeye kwiyuzuza na Yesu, kwa kwizera kwaragarutse! Mbega amahirwe, mbega umunezero uri mu gakiza! Icyizere cyanjye cyongeye kwiyubaka buhoro buhoro, kandi gikomeje gukura kubera Umwami wacu n’Umukiza Yesu wenyine, n’Imana Data wa twese. Izina rye ryera rishimwe!

Imana ituye muri twe, ntitugomba na rimwe guta ibyiringiro. Iratwumva, ibera hose icyarimwe kandi yumva gusenga kwacu. Ariko wibuke ko ikintu cyose igikora mu gihe cyayo. Ni nk’uko umuntu utwara imodoka n’umuvuduko mwinshi ashobora gukora impanuka, ariko utwara buhoro akagera iyo ajya amahoro. Imana iradusaba kwihangana, tukagira ibyiringiro muri Yesu Kristo.

Nyuma ubwo nasengaga numvise urukundo rwa Yesu runsābye, menya ihame ko turi abana b’Imana kandi ko dukundwa cyane n’Imana na Yesu. Turi abana b’Imana, kandi duhuzwa n’Umwuka Wera.

Mu by’ukuri turi umuryango w’Imana, kandi Yesu yicaye hagati yacu aduha amahoro, urukundo, ibyiringiro n’umunezero. Nta n’uwabona uko abivuga. Bene Data, ubugingo buhoraho buradutegereje. Turi ubwoko bwatoranijwe kandi Yesu ni Umwami wacu. Tugomba kwegurira Imana byose, tukayiha ubugingo bwacu bwose. Tugomba kwemera kuyoborwa na yo, tukizera ko hagiye kuza isi nshya kandi ko ibihembo ari byinshi: abantu barazimiye, tugomba kwemerera Imana ikadukoresha natwe tukayibera ibikoresho byiza.

Nta gushidikanya, ibyabaye muri Connecticut byaduteye ubwoba twese. Tekereza ubwoba mu mutima w’umwana utazi ikibi n’icyiza! Mbese umubyeyi w’umwana cyangwa umwarimu we bamufasha bate?

Dore ibitekerezo 7 byabigufashamo:

1. Wikeka.

Wikeka ngo ni uko umwana wawe atarasa ku ntego ngo akubwire ibyamubayeho, ngo wumve ko atabizi cyangwa atabyitayeho. Ubwoba burasanzwe, cyane ku mwana. Wite ku myitwarire idasanzwe iboneka ku mwana wawe, nahinduka cyangwa se akarakara cyane ubimenye. Umenye ko umwana yumva ari ibisanzwe kubiganiraho, kandi umwana nagira ubwoba ntibigutere isoni cyangwa ngo biguce integer. Ushobora no kumuganirirza ukamwibutsa igihe nawe wari wagize ubwoba… ndetse mu bihe bya vuba.

2. Irinde kumutaramana.

Ufite amatsiko, kandi muri televiziyo harimo amakuru. Amakuru ararebana n’iki? Wibuke ko abana batumva amakuru kimwe nawe. Bashobora gusa n’abadakurikiye ibivugwa, ariko bishoboka ko birenze n’uko ubitekereza. Uzuza imitima yabo ibintu bibashyiramo akanyabugabo gatuma bashira ubwoba. Icyo ni igihe cyo kuzimya televiziyo ugakina n’abana bawe.

3. Mubaze ibibazo.

Ushobora gutekereza ko igitera umwana ubwoba ari kimwe, nyamara bitandukanye n’uko ubyibwira. Akenshi abana (cyane cyane abato) bakunze kugira urujijo cyangwa se ntibamenye byinshi. Ubasha guhangana n’ubwoba iyo uzi neza inkomoko yabwo.

4. Mureme umutima.

Ereka umwana ko atekanye. Ntumubeshye, ahubwo wibuke ko ari yo mahirwe ubonye. Mwibutse ko uzakora ibishoboka byose ngo umurinde. Ushobora kuba ushaka kumufasha kubaho neza mu minsi iri imbere. Wimutota, musengere kandi usengane na we kenshi.

5. Bana na we bisanzwe.

Kora uko ushoboye we guhindura ingengabihe usanzwe ugenderaho. Uko umwana asanzwe abayeho ni kimwe mu bimunezeza. Wikwemera ko ubwoba bumuca integer, cyangwa ngo buce umuryango intege igihe kirekire. N’ubwo twaba dufite ubwoba tugomba gukomeza imbere.

6. Tuza.

Cyane cyane mu gihe nk’icyo cy’impagarara, ntugomba kwereka abana bawe ko washyushye umutwe. Wirinde mu byo uvugira imbere ya bo. Ababyeyi ntibagomba kurwanira imbere y’abana babo igihe icyo ari cyo cyose, ariko cyane cyane mu gihe nk’iki. Ongera kwizera kwawe, kuko bazakwigiraho kwizera.

7. Musomere ijambo ry’Imana.

Umwana aba akeneye ikintu yakwishingikirizaho gihoraho kandi gitanga icyizere. Mbese hari ikintu cyiza kurusha ijambo ry’Imana ritazashira? Basomere Zaburi 56:3. Niba ari bakuri bihagije, yibandikire ahantu bazajya bayibona kenshi. Fata mu mutwe amagambo asubizamo imbaraga, ujye uyabaganiriza kenshi.

Uyu musore yitwa Amely. Yahuye n’ibigeragezo bikomeye nk’uko abyivugira mu buhamya bwe. Kurikira uko byagenze:

Ubwo jyewe n’umuryango wanjye twabaga i Quebec, ababyeyi banjye bahinduye idini bashakisha ahari ukuri. Icyo gihe nari mfite imyaka nk’irindwi. Nari mfite umukobwa wari incuti yanjye yo mu bwana, ikajya ishaka kungusha mu byaha by’ubusambanyi uko bukeye n’uko bwije. Ndibuka twimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari ibaruwa yanyandikiye ariko nanga kumusubiza ahubwo mbwira ababyeyi banjye ko atari incuti nziza. Uko nagiye nkura, ndibuka mama ambwira ati urimo kubyibuha bikabije. Rimwe na rimwe yajyaga anyambura ibiryo kuko ngo nari nkabije umubyihuho.

Mu by’ukuri sinari mbyibushye, ariko yakomezaga kubimbwira. Iyo twagiraga abashyitsi mu rugo igihe cyo kujya ku meza kikagera, mama yambwiraga ko ngomba guceceka avuga ko ibyo mvuga nta mumaro bifite. Natangiye kwishisha umuryango wanjye, ntangira kubeshya kuri buri kintu cyose nkajya nihisha. Numvaga ntashaka kugira uwo mvugisha ngo mubwize ukuri, nkibwira nti “Ndabibabwirira iki se nabyigumaniye!”

Twongeye kwimukira muri Canada byahumiye ku mirari. Ababyeyi banjye ni abanyedini cyane. Iyo nitegerezaga Ubukristo ni bo nabonaga gusa, bigatuma numva nzinutswe Ubukristo. Bari barambwiye ko igihe cyose nkiri mu rugo rwabo nta rindi dini ngomba kujyamo. Umunsi umwe navuye ku ishuri, ngeze mu rugo mama abona agapapuro mu gitabo kanjye kanditseho ngo “Nanga mwarimu.”

Imvura yari irimo kugwa, ankubita inkubara ngwa hanze ambwira ko ntagomba kugaruka mu nzu. Nari nambaye ibirenge, mfite imbeho, ariko nyeranyereza muri urwo rubura ngo nshake aho nihisha. Yabwiye data ko yantegetse kwicara hanze kugeza igihe aziye, ariko uko si ko kwari ukuri. Natangiye gucudika n’umukobwa mu by’ukuri utari mwiza. Igihe kimwe yazanye n’incuti ye mu rugo ababyeyi banjye badahari. Hari ku gicamunsi.

Naje guhanuka ku ndogobe turimo gukina, banjyana mu bitaro ariko mama aje ntiyambaza uko merewe ahubwo anshinja ko ndi umunywi w’itabi. Irindi joro yankubise inkubara ngwa hasi ndavunika. Numvaga ntashaka kumera nka bo, kandi ibyo ni byo gusa nari nzi ku barokore. Nari mfite incuti y’umuhungu ku ruhande. Nari mfite imyaka 16, we afite 23. Yanywaga ibiyobyabwenge cyane kandi ari umusambanyi. Ariko numvaga nshaka umuntyu unyereka urukundo, bituma nishyira uyu muhungu n’ubwo atari ankwiriye. Igihe kimwe hari nijoro, nshyamirana na mama cyane. Yaramboshye hashira amasaha menshi, turarwana maze anshyira hasi aranyuka.

Bukeye bw’aho nagombaga kuguma mu rugo kuko ntabashaga kugenda kubera ububabare. Polisi yaje kwivanga mu kibazo cyacu, iranjyana imvana mu rugo. Ubwo ni bwo natangiye kunywa ibiyobyabwenge no gusinda buri joro. Ya ncuti yanjye y’imyaka 23 yaje kunsambanya (kandi duhuje ibitsina), na mushiki wanjye akora ubukwe ntahari. Mbere y’uko nsubira i Quebec, narerewe mu kigo cy’imfubyi ndetse nza no kurara hanze. Icyo gihe ni bwo natangiye kwegera Imana.

Nsubiye mu rugo, kwizera kwanjye kongeye kuyoyoka ngerageza kwiyahura riko Imana imbwira yuko imfiteho imigambi ikomeye. Narafunzwe, ababyeyi banjye banga kwemera ukuri kwanjye bituma nongera kwirukanwa mu rugo ariko menya ko ntabasha kubaho ntari kumwe n’Umukiza wanjye. Imana yakomeje kumurikishiriza umucyo wayo igihe cyose ngeze mu mwijima.

Nabasha nte kongera kwikura muri urwo rukundo? Icyo ngomba gukora ni ukumusaba imbabazi ku byo namucumuyeho gusa, nkanamusaba kunyobora mu bigeragezo byanjye. Nahuye n’ububabare butavugwa, ariko Imana ibimfashamo. Ndayisaba ngo sinzongere gusubira inyuma!

Ron Edmondson ni pasiteri akaba n’umuyobozi w’itorero ufite inyota yo gushing amatorero, gufasha amatorero gukura, no gufasha abari mu murimo w’Imana gutekereza ku buyobozi, ku buryo bayobora ndetse no ku buzima. Ron amaze imyaka isaga 20 akora ubucuruzi, cyane cyane yikorera, kandi amaze imyaka isaga afasha amatorero gukura mu by’impano.

Mu minsi ishize naganiriye n’umupasiteri wagombaga gufata ibyemezo bikomeye mu itorero rye. Yarasengaga, akagisha inama abandi bapasiteri cyangwa abayobozi, ashaka impinduka mu itorero rye. Yumvaga ko yafashe ibyemezo bizima ku bijyanye n’ubuzima bw’itorero muri icyo gihe. Mu mpinduka zose yazanye mu itorero, nta n’imwe ishingiye ku ijambo ry’Imana. Abantu benshi baramushyigikiye, ariko haracyari abakomeza gukemanga ibyemezo yafashe.

Binyibutsa ikintu kimwe nabonye ku bijyanye n’ubuyobozi: “Buri wese ntashobora gusobanukirwa ibyemezo umuyobozi afata, keretse yicaye mu mwanya w’uwo muyobozi.” Umuyobozi ashobora gutanga ubusobanuro, utari umuyobozi na we akumva yagerageza. Umuyobozi ashobora kugendana n’abo ayobora binyuze mu gufata ibyemezo, utari umuyobozi na we akumva yagerageza. Umuyobozi ashobora kwemera abamugisha impaka, utari umuyobozi na we ni uko.

Ariko hariho igihe umuyobozi aba agomba gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afite. Icyo gihe aba agomba gusuzuma ingaruka zizava muri ibyo byemezo afashe: ingaruka bigira kuri buri muntu (ntarebe kuri bake), kuri buri minisiteri, n’uburyo ibyo byemezo byafasha mu kugera ku ntego z’abo ayoboye.

Buri wese ntazabyumva kimwe nawe.

Ibi ni na ko biri ku:

• Bapasiteri
• Abacuruzi
• Ababyeyi
• Abakozi bo mu biro
• Abigisha

Incuti yanjye ibivuga muri aya magambo ngo "second chairitis," bisobanura kimwe na “back seat driver” (umugenzi mu modoka ugira shoferi inama atasabawe kujya). Ibi bisobanura ko bisanzwe kunenga ibyo umuyobozi akora kandi atari wowe wikoreye umutwaro. Amaso arashukana.

Dore ibyo nshishikariza abayobozi:

• Kubaha Imana n’ijambo ryayo
• Kugisha inama abakuru
• Kwemera kugirwa inama
• Gukiranuka mu ruhame no mu rwiherero
• Kwemerera abantu wizera bakakuvugaho
• Kudatezuka ku ntego
• Guha agaciro ibifitiye abandi inyungu, ndetse ukabanza abandi imbere
• Gushyiraho uburyo bugufasha kumenya aho ugeze mu iterambere

Numara kugenza utyo uzafate ibyemezo uko ushoboye, ushingiye ku byo uzi, kandi uzamenye hakiri kare ko atari ko bose bazabyumva kimwe nawe, ariko igihe kimwe bazasubiza amaso inyuma babone ko bya byemezo wafataga byari ingirakamaro n’ubwo batabyumvaga. Hari igihe uzasubiza amaso inyuma ubone ko wafashe ibyemezo bitari byiza. Wemere ko ibyo bibaho. Ibyo byemezo bipfuye bizakubera nk’izahabu mu miyoborere yawe mu gihe kizaza, ubwo hazaba hageze ngo ufate ibindi byemezo. Abayobozi ntibahamagariwe kuba ibirangirire, ahubwo bahamagariwe kuyobora.

Ni uko rero yobora!

Wigeze ufata ibyemezo abandi ntibahita babyumva?

Kuburira amaso mu kirere ushaka kumenya uko ejo buzacya ni umurimo w’ubumenyi bw’ikirere! Dukeneye andi maso y’Umwuka, kugira ngo tugende tudahagaritswe umutima n’iby’ejo hazaza… Amaso yo mu kwizera yuzuza inzira zacu icyizere, kandi icyo cyizere kigenda kirushaho kwiyongera, tukamenya ko Imana ivuga ikanasohoza! Uko ibihe bihita, tumenye gusoma ibyanditswe byera, tumenye icyo Imana igambiriye mu gihe kizaza, tumenye n’amaherezo y’iyi si ndetse n’ay’abantu…

Alain Ouvrard

Navukiye mu muryango w’Abagatolika. Sinigeze nkundwa, ahubwo nahoraga nkubitwa imikoba n’inkoni, kandi ubwo nari ntaruzuza imyaka 10. Data yaje kwiyahura, apfira aho twabaga mu nzu yo hasi. Sinari nzi ko data yapfuye, kuko nujuje imyaka 10 niz ko akiri muzima. Amaso ye yari akanuye, ngerageza kumubohora uwo munyururu uremereye yari yiziritse mu ijosi ariko birananira. Icyo gihe umwe mu bahungu twavaga inda imwe yamanutse agana muri icyo cyumba, ahita asubira hejuru bwangu. Ubwo yahise abwira mama ko nishe data.

Mama na we yahise ansyira ku ngoyi, yiruka mu nzira avuga ko nishe data. Bidatinze, abapolisi n’abasirikare n’abanyamakuru bahise basesekara ahongaho. Reka mbabwire ko bitari ku ncuro ya mbere abapolisi baza kunshaka. Bidatinze, nibonye mboshye banjyana mu ishuli ryari kure y’aho nari ntuye. Guhera uwo munsi nafashe icyemezo cyo kwihorera, nshaka kugaruka iwacu ngo bose mbice kuko bambeshyeye ndetse bakanshyira mu maboko y’ubuyobozi.

Nagumye mu nzu y’imbohe, ariko sinamaramo igihe kirekire nk’uko nabitekerezaga kuko nabashije gutoroka. Maze gucika muri gereza, ahantu numvaga hanogeye ho kuruhukira nijoro ni mu marimba. Numvaga mfite amahoro aho hacecekerwa. Naje kwitanga ngo bamfate mva aho nari nihishe, kandi ubwo nari ntaruzuza imyaka 16. Naje gufunganwa n’abasore b’imigenda, maze muri iyo myaka ntangira kunywa ibiyobyabwenge nka tricklo, chiite na cocaïne. Sinanyweye ibyobyabwenge gusa, ahubwo nasindaga buri munsi.

Umunsi umwe umwe mu ncuti zanjye yansabye ko twahunga tukava i Pas de Calais, tukareba ahandi tujya kwibera. Twiyemeje kujya mu mujyi wa Marseille. Twafashe gari ya moshi, tugera muri gare Saint Charles y’i Marseille ariko sinkamenye ko mugenzi wanjye twari kumwe yashakaga kunta aho. Yansize jyenyine muri gare, ahantu ntari nzi kuko ari ubwa mbere nari mpageze. N’ubwo rero nari mfitiye inzika abapolisi, nagiye kubiyereka. Banyakiriye neza cyane, ariko kuko ntabashaga kubona ahandi mpungira banyohereje mu kigo abagenzi baruhukiramo ngo mbe mpari by’agateganyo. Ubwo nari maze imyaka 17.

Ariko nk’uko nari mbimenyereye, niyemeje kutahaba igihe kirekire. Natangiye gukumbura bya biyobyabwenge, kuko nari narasongongeye kuri héroïne kandi nanywaga garama imwe ku munsi. kugira ngo mbone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge, namenaga ibirahure by’imodoka z’abandi ndetse nkibisha intwaro. Umunsi umwe nahuye n’abandi bajura b’i Marseille, kuko nari ninjiye muri zone yabo. Kugira ngo mbimenyekanisheho, byabaye ngombwa ko ndwana n’uwari ukuriye uwo mutwe. Naramukubise cyane, kugeza ubwo namumennye urwasaya. Maze kubanesha, uwo mutwe wahise ungira umuyobozi wabo mushya maze bampimba “ikirura cyera.” Twakomeje kumena amazu, tukajya twiba mu mu muhanda, tumena amaduka, dushimuta imodoka, amagare na moto, mbese icyabonekaga cyose. Sinumvaga ko nzongera kuba umuntu, nanywaga ibiyobyabwenge ngo nipfire nsange data mu ijuru.

Iminsi mike nyuma y’isabukuru yanjye y’imyaka 18, nongeye gufata icyemezo cyo guhunga. Nafashe gari ya moshi, nerekeza ku nyanja ahari imikoki. Nari nizeye ko ntacyo nzaba kuko byari incuro ya 13 ngerageza kwiyahura. Namaze amasaha agera kuri 48 muri gari ya moshi, numva ko aho ngiye ntawe uzahamenya… Ariko habaye ikintu kidasanzwe! Nasohotse muri gari ya moshi, nurira escaliers mpura n’abasore beza babwira bagenzi babo Imana. Nkibakubita amaso, nahisemo guhindura icyerekezo ngo hato ntahura n’abo basazi b’Imana kuko ku bwanjye bose bari abasazi! Ako kanya umwe muri bo wari muto cyane yankoze ku rutugu, mpindukiye aranyibwira maze antumira mu gitaramo. Naribwiye nti: kuki ntabanza kunywa ikirahure cyiza cya whisky ntaravunika igikanu? Nahise mbakurikira. Uwari yantumiye abwira abo mu itorero rye uwo ndi we, ariko ndamuseka mvuga nti: iri ni ryo torero ryawe, urusengero ruri he?

Nigiye imbere numvise indirimbo igira iti “wabambwe ku musaraba ku bwanjye, yee ku bwanjye.” Ikidasanzwe nabonye kuri abo basore ni uko bari buzuye urukundo, bimbera umutego ntari niteguye. Nakiriwe na pasiteri, maze nyuma y’iteraniro ntangira kurira ndahogora kubera urwo rukundo umuntu wese yanyekeraga rwankozeho. Abakristo barancumbikiye, baramvura (wibuke ko nabaga mu muhanda). Bampaye amafaranga, nyagura ibiyobyabwenge kuko Imana yari itarambohora mu bwicanyi n’ibiyobyabwenge.

Niyemeje kongera gusanga ba bajura twabanaga, ariko ntibamenya kuko mbere nari umunyambaraga udasanzwe bakanyubaha cyane. Twarongeye dutangira kumena amazu no kwiba abantu. Icyo gihe hari itsinda rishinzwe umutekano ryagenzaga mugenzi wanjye ngo rimute muri yombi. Nafashe umwe muri abo bashinzwe umutekano, mukubita inkota ndamugusha. Abandi na bo ntibatindiganije, bahise bamfata bambohesha iminyururu. Banshyize mu nzu y’imbohe, baza no kunjyana mu rukiko nyuma bamfungira Baumettes i Marseille.

Nafunzwe ibyumweru bike. Mu nzu y’imbohe abo dufunganye bamfashe ku ngufu. Umunsi umwe umucamanza ansura nk’umwana kuko naburaga ho hato ngo nuzuze imyaka 18. Uwo mugabo yavuze ko ari umucamanza w’abana, akaba pasiteri akaba n’umuyobozi w’ikigo cya Gikristo kigorora abana cyitwa Teen challenge France. Yambwiye ko umupolisi nateye icyuma yavuye muri koma, akaba ameze neza. Mu by’ukuri sinagombaga gufungwa imyaka iri munsi ya 25. Uwo mucamanza yambwiye ko kugira ngo amfashe ngomba guhita njya muri icyo kigo bakindekura. Yari yaramenye imyitwarire yanjye, amenya ko nahemukiye Imana ariko ngomba gufashwa n’icyo kigo. Nsohotse mu nzu y’imbohe, pasiteri wanyoboraga mu itorero ry’Ababatisita aza kunshaka, maze hashize icyumweru kimwe njya mu kigo kiri ku musozi ureshya na metero 2 230. Incuti zanjye z’Abakristo zari zarampaye impamba, kugira ngo nzabone uko ntega gari ya moshi ingeze i Nice, hanyuma ntege imodoka ingeze mu kigo.

Namaze amezi 6 nkomerewe kuko ntabonaga ibiyobyabwenge, ariko pasiteri yari yamperekeje akajya ancunga buri joro. Imana Ishoborabyose yampaye ubutsinzi. Ubuzima bwanjye nahise mbwegurira Yesu, mbatirizwa mu itorero rya Antibes. Nahamaze andi mezi, hanyuma nza kuhava kugira ngo mpe umwanya urundi rubyiruko na bo bamenye Yesu wari wamaze kumbera incuti nziza. Nakomeje kwimenyereza ubuzima busanzwe ndi mu gace ka Tarn. Natujwe mu nzu, aho nabashaga kwihererana na Kristo, nkajya nifasha byose. Umurimo nakoreraga Imana wampesheje amahirwe menshi. Naje guhura n’uwo Imana yangeneye, duhurira mu ishuli rya Bibiliya! Ubu ndubatse, mfite abana babiri beza. Twembi turi abakozi b’Imana, dushinzwe itsinda ry’urubyiruko, ishuli ry’icyumweru, inama nyobozi, amakorali n’inyigisho z’ijambo ry’Imana. Nari mfite umurimo ukomeye, kuko nari nshinzwe ikigo cy’abakora isuku, harimo babiri bahembwa.

Ariko umunsi umwe nafashwe n’uburwayi bukomeye, mara iminsi 15 ndi muri koma. Nta muti wabashaga kugira icyo umarira. Basabye umugore wanjye uburenganzira bwo kunkuramo imyanya y’ubuhumekero. Ubwo ni bwo nakangutse, ariko nari namaze gupfa. Maze kuva muri koma, namugaye igice cyo hasi cyose. Banjyanye mu kigo cyo kumfasha, hashi ze umwaka umwe n’igice nsohoka mu gitanda nari ndyamyemo mva no mu igare nagenderagamo. Ariko umunsi umwe umufasha wanjye yanzaniye inkuru y’incamugongo, anzanira impapuro z’ubutane kuko muri icyo gihe namaze ndwaye umubiri waramuganje ashakana n’undi mugabo wari umukoresha we mu bitaro yakoragamo. Byarangerageje cyane, ariko sinari mbimuziho kuko yari yaransezeranije ko azamba hafi. Twasezeranye ko tuzafatanya kurera abana, ariko yari yaranaretse Imana.

Ibyo bikomeye nanyuzemo byanteye kurwara umutima. Namaze imyaka myinshi nteye Imana umugongo, kuko ibyambayeho byari birenze ukwemera. Ubu nsengera mu itorero Batisita kuva mu kwezi kwa 12 2012, kandi nasubiye mu mwanya wanjye. Nafashwe na kanseri ebyiri, iyo mu mara n’iya prostate. Nafashwe n’ubundi burwayi bukomeye, maze nyuma y’iminsi mike bansuzumamo kanseri ya gatatu, ari yo y’ibihaha. Ariko nkomeza kwizera Imana, na yo imfata ukuboko. Ndashima Imana yangize igikoresho cyayo cy’ivugabutumwa.

Imana ihabe umugisha mwese, kandi nk’uko intumwa Pawulo avuga “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose, nongeye kubivuga nti ’Mwishime’". Amen!

Urukundo nyakuri rurategereza

Aya magambo ngo “urukundo nyakuri rurategereza” asobanura iki? Aya magambo agamije gushishikariza urubyiruko kudakora imibonano mpuzabitsina, kugeza igihe bazubakira ingo. Miliyoni 2.5 – 3 z’urubyiruko bahize imihigo yo kudakora imibonano mpuzabitsina kugeza igihe bazubakira ingo. Ubwo natangizaga igiterane “Urukundo nyakuri rurategereza” nka Pasteur ushinzwe urubyiruko muri Surrey, BC, twabonye urubyiruko rw’abanyeshuli rugera ku 1,200 ruhiga ko rutazakora imibonano mpuzabitsina kugeza igihe ruzarushingira! *Si bose babikora!*

IMIBARE IBABAJE – BURI MUNSI:

* Abakobwa bagera ku 2,795 batwara inda z’indaro (abagera kuri 1,000,000 ku mwaka, 95% batitezwe!)
* Urubyiruko rugera ku 8,219 rwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (www.ppbec.bfn.org/teens/tp_std.htm)

Irebere ubuhamya: Mama yansamiye muri hotel muri Edmonton, ansama atarashakana na data, batabiteguye kandi batabishaka. Baje gushakana, nyuma baratandukana – data wari umusinzi yaradutaye, akomeza gushaka indi ncuti. Yararaga ijoro avuga ati: Kurambagiza abakobwa, kurara mu tubari no gusinda bindutira ubuzima!

IKINYOMA CY’ITANGAZAMAKURU: Itangazamakuru rya none rirabeshya – iyo urebye filimi ubona iki? Abahungu bahura n’abakobwa, abahungui bagakunda abakobwa n’abakobwa bagakundana n’abahungu, bagahuza ibitsina maze bagahita bamanuka iyo ku mazi ari na ko umuziki utuje uvuga muri filimi. TELEVIZIYO SI UKURI! Televiziyo ijya yerekana ibitari ukuri n’ingaruka zabyo – ntukemere gushukika! (inkuru ya James Bond)

IJAMBO RY’IMANA: “Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwera kwanyu no kwirinda gusambana, ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, mudatwarwa n’irari ryo kurigira batazi Imana” (1 Abatesalonike 4:3-5).

TUMENYE IMITEGO URUBYIRUKO RUGWAMO: Irari ni umutego

1. IMANA NI DATA UDUKUNDA:
“Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha” (Zaburi 103:13).
• Kuki Imana yaduhaye amategeko yayo? Ni ku nyungu zacu, kugira ngo aturinde!
• ISOMO: Shyiriraho abana bawe amategeko (ntugakore ku mbabura ishyushye!)
• Tugomba gusubirana ubwiza bw’Imana – Data wo mu ijuru udukunda
• Ukuri kw’ingenzi ugomba kumenya none – Imana yarakuremye kandi iragukunda!

2. IMANA IFITE UMUGAMBI MWIZA KU BUZIMA BWAWE:

“Ariko uhereye mu itangiriro ryo kurema, Imana yaremye abantu umugabo n’umugore. Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakibaye babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. Ni uko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye” (Mariko 10:6-9).

“Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge (1 Abakorinto 6:18-19).

• Kuryamana n’uwo mutashakanye ni bibi, kuko bikomeretsa ababikora:
• Kuki ari ngombwa gutegereza? Urukundo nyakuri rurategereza – niba koko umukunda, uzaryamana na we nk’uko Imana yabigennye.

1. Banza ushyireho amahame yo kwera, uyandike.

2. Ba umunyakuri kandi ufate ibyemezo – ganira n’abandi amahame yawe.

3. Hitamo incuti mu bwenge – hitamo izo muhuje indangagaciro – winjire mu itsinda ry’urubyiruko.

4. Shaka uko wamenya niba uwo ugiye gushaka muhuje indangagaciro.

5. Mubanze mube incuti bihagije. Umuntu mwiza ukwiriye kurambagiza agomba kuba ari incuti yawe y’amagara! Shyira ku ruhande ibigaragarira amaso, wibande ku rukundo – banza ube incuti na we – muvugane.

6. Ntukarambagize uwo mutazarushinga! Kurambagiza= kwitegura kurushinga.

7. Koresha ubwenge mu guhitamo uwo uzarambagiza. Wigenda wenyine cyangwa ngo ujye mu birori byagukururira mu kunywa inzoga, kwikubanaho no gusambana.

8. Niba urukundo rukuganisha mu bishuko, bivemo.

9. Niba utabasha kwirinda ibishuko, iruka!

10. Senga – mbere yo kurambagiza (saba Imana kukurinda ibishuko) no mu gihe urambagiza. Nusezerana n’Imana iri sezerano nijoro, wiringire ko izakurinda ikabigufashamo!

Ikiganiro hagati ya Kyle Neufeld na Liza Jordan

Buri wese arabikora! Niba ari uko biri, ntibikomeye kubona undi mubikorana, birakomeye se?

Iyo uba unkunda uba undetse. Iyo uba unkunda ntuba unshyizeho imbaraga.

Urashaka kwicara inyuma? Oya, murakoze ndashaka ko tugumana hano imbere.

Ntugire ikibazo, ndakoresha agakingirizo. Niba utaretse kumpata, biragusaba gukoresha agakingirizo.

Urashaka kuryama? Oya, urakoze ndabyutse.

Gerageza urumva ari byiza. Nizeye ko hamwe n’uwo tuzarushinga bizashoboka.

Ariko ngomba kubigira. Oya, si ngombwa.

Niba nshobora gutegereza, nawe wabishobora.

Twararyamanye, kongera bitwaye iki? Ibyo si byo. Uzi ko mbasha guhindura imitekerereze?

Sinakwemera ko uri isugi! Utegereje iki? Mbishatse naba nkawe, ariko ntubasha na rimwe kuba nkanjye.

Ijambo ry’ibanze:

[Mwene Data Reed yanditse iyi nkuru biturutse ku rugamba rwa kanseri yahuye narwo mu minsi ishize. Ku bw’amahirwe, abaganga baramubaze babasha kuyimukuramo. Mwene Data Reed asobanukiwe neza ububi bwa kanseri, ariko turamushimira ko yatunze agatoki ingaruka zayo z’iteka.]

Iri ni ijambo twese dutinya. Iyo badusuzumyemo kanseri cyangwa bakayisuzuma mu ncuti yacu biba biteye ubwoba kandi kibabaje. Iyo kanseri imenyekanye hakiri kare ibasha kuvurwa tukabaho neza nk’uko bisanzwe. Ariko iyo itamenyekanye, ishobora kwinjira mu mubiri wacu ikatubabaza ndetse ikaduhitana. Kanseri ntigira ingaruka ku bayirwaye gusa, ahubwo igira ingaruka no ku miryango yacu n’incuti.

Icyaha ni nka kanseri mu bugingo bw’Umukristo – iyo kigaragaye hakiri kare ukacyihana, ubasha gukomeza ibyiringiro by’ubugingo buhoraho uzabanamo n’Imana na Kristo mu ijuru. Ariko iyo nutacyihana ahubwo ukakireka kigakura, uzabona urupfu rw’iteka. “Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Ijambo canker (igisebe cy’umufunzo) ryakoreshejwe incuro imwe mu Isezerano Rishya, kandi risobanura ikintu gishobora kwangiza ubuzima (2 Timoteyo 2:17).

Icyaha na cyo ni uko giteye – iyo tutacyihannye gikomeza kutwangiriza ubugingo ndetse kikazaturimbura. Dushobora kumva ko turi Abakristo b’ukuri, ariko iyo tugumanye iki cyaha tuba twinjije kanseri mu bugingo bwacu ikabwangiza kandi ikazaturimbura. Tugomba gukura muri twe iki cyorezo cy’icyaha mu bugingo bwacu niba dushaka kubona ubugingo buhoraho mu ijuru. “Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe” (1 Yohana 1:10).

Intumwa Yohana yahuguye abari basanzwe ari Abakristo, ibabwira uko bavana muri bo iyi kanseri y’icyaha. “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose” (1 Yohana 1:9). Intumwa Yohana yakomeje ivuga iti “Bana banjye bato, mbandikiye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose. Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye. Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubesnyi, ukuri ntikuri muri we” (1 Yohana 2:1-4). Ntekereza ko twese twibonera neza ububi bw’iki cyaha mu bugingo bw’utacyihannye.

Ikindi, tugomba kuzirikana ko iki cyaha cyangiza umuryango wa nyiracyo kandi kikawubabaza. Imbaraga icyaha cyacu kigira ku bo dukunda zishobora gutuma bagwira rimwe natwe. “Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, icyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akajugunywa mu nyanja ” (Mariko 9:42). Ahangaha ijambo ‘gushuka’ risobanura ‘kugusha mu cyaha.’ Ibi ni byiza cyane kuko amagambo ya Yesu arebana n’iyi ngingo yanditswe incuro eshatu (Matayo 18:2; Mariko 9:42; Luka 17:2).

Ni izihe ngaruka z’icyaha ku itorero? Twabonye uko itorero rishobora kuva mu myizerere y’ukuri rigakurikira inyigisho z’ibinyoma. Ibi bishoboka bite? Iyo twemereye inyigisho imwe y’ikinyoma, irakura ikabyara izindi nyinshi ukazisanga utakiri mu nzira ijya mu ijuru. Nta torero nzi rigwira icyarimwe, ahubwo buri gihe bitangira ari inyigisho imwe y’ikinyoma. Inyigisho y’ikinyoma na yo ni nka kanseri, kuko iyo itagenzuwe yangiza ubugingo bwose.

Yuda aratubwira ati “mushishikarire kurwanira ibyo kwizera” (Yuda 1:3). “Gushishikarira kurwanira” ibyo kwizera ntibisobanura guhindukira ngo turebe iburyo cyangwa ibumoso, ahubwo ni uguhagarara mu nyigisho za Kristo n’intumwa ze tukarwanira ubutumwa bwiza. Ubwere bw’itorero bushingiye ku Bakristo bikomeza ku ijambo ry’Imana, ntibareke kanseri y’inyigisho y’ikinyoma ngo ihabwe intebe.

Ikibabaje ni uko muri iyi minsi hariho amatorero menshi agwa muri iki cyaha. Kuki bibaho? Ni uko twebwe Abakristo twahaye urwaho kanseri y’ibyaha ikinjira mu bugingo bwacu, kandi ntitugire umwete wo kwishyira Imana nk’abashimwa, abakozi badakwiriye kugira ipfunwe, bakwiririkanya neza ijambo ry’ukuri (2 Timoteyo 2:15). Ushobora gushishikarira kurwanira ibyo kwizera, ariko itorero ntiryitondere ijambo ry’Imana—icyo gihe ukiza ubugingo bwawe ukajya mu itorero ryo kwizerwa.

Birababaje kubona umwe mu muryango cyangwa incuti arwara kanseri ikamuhitana, ariko ikibabaje cyane ni ukubona mweneso muri Kristo cyangwa itorero ririmburwa na kanseri y’icyaha. Kanseri yo mu buryo bw’umubiri ishobora kwica imibiri yacu, ariko ntibasha kuturimbura ngo itujyane ikuzimu. Ariko icyaha ari cyo kanseri yo mu buryo bw’umwuka izarimbura ubugingo bwacu ibumanure ikuzimu niba twarayihaye urwaho. “Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimbura ubugingo n’umubiri muri Gehinomu” (Matayo 10:28).

Dallas Willard amaze iminsi asenya Ubukristo bwo ku izina. Dallas Willard yitabye Imana ku wa 8 Gicurasi 2013 azize indwara ya kanseri. Yari amaze imyaka 77.

Turi mu cyumweru cya mbere cyo gutangira amasomo muri Kaminuza ya Southern California. Umugore umwe witwa Sarah ahagaze ku ruhimbi mu nyubako Hahn Plaza atanga ubuhamya. Yatatse umukobwa babanje gucudika, avuga ko nyina amaze gutahura ubucuti bafitanye yahise amwohereza kwa muganga. Sarah amaze kuza muri Kaminuza ya Southern California ni bwo yamenye ko ari lesbienne (umukobwa uryamana n’uwo bahuje igitsina).

Inkuru nk’izi zituma ubwoba butaha mu mitima y’ababyeyi benshi b’Abakristo, ariko mu myaka 41 ishize abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Southern California babashije kumva inyigisho z’umufilozofe ujora ubukristo witwa Dallas Willard.

Kuva ku nyubako Hahn Plaza ugera kuri Mudd Hall, ibiro bya filozofiya bya Willard, hari urugendo rugufi. Mudd Hall ni inyubako yubakishijwe amatafari mu w’1929, hagendewe ku myubakire yo mu gihugu cy’u Butaliyani. Yubatswe n’Umumetodisite Ralph Tyler Flewelling, washakaga gushinga misiyoni y’Abakristo b’injijuke ikagera mu bihugu byo mu burasirazuba bwa kure. Iyo nyubako ni yo uwo mugabo yiberagamo, agahora yitekerereza ku buzima cyane ko ari na bwo iryo shami ryari ricyaduka mu muco w’abahanga.

Willard yamenyekanye mu Bakristo cyane ku bitabo yanditse nka ‘The Divine Conspiracy’ (1998), ‘The Spirit of the Disciplines’, ‘Hearing God, Renovation of the Heart’ na ‘The Great Omission’ (ari cyo cyaherutse). Ariko filozofiya yari umuhamagaro we wa mbere, n’ibitabo yanditse ni yo byibandaho. Jane umufasha wa Willard avuga ko igitabo Willard yanditse mu nganzo yakomoye ku mufilozofe ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Edmund Husserl cyamutwaye imyaka 15, ndetse kikamubera nk’ “umugore wa kabiri”. Umufasha we Jane ni we waje kumushishikariza kwandika igitabo yise ‘The Divine Conspiracy’, nyuma y’aho yari amariye imyaka myinshi yigisha iyi nsanganyamatsiko amatsinda menshi y’abanyetorero. Jane yabivuze muri aya magambo ati "Arabyifasha, kandi byose abikora yiturije. Iyo igihe cyo kubyigisha kigeze ni bwo mbyumva."

Willard yavuze ko ubwo yavaga mu murimo w’Imana akajya gukurikirana amasomo mu bijyanye na filozofiya muri za 1960 Imana yamubwiye iti "Nuguma mu matorero Kaminuza izagukingirana, ariko nuguma muri Kaminuza amatorero azagukingurira." Ntiyabashije kumenya icyo Imana ishatse kumubwira, kuko icyo gihe itorero rwari urwego rwa mbere rufite imbaraga mu bijyanye n’umuco. Willard rero nk’umufasha w’umushumba mu itorero ry’Ababasita yiyumvishaga ko nta cyo azi rwose ku bijyanye n’Imana n’ubwenge. Yahisemo kwiga filozofiya, kuko yumvaga ko “Yesu n’inyigisho ze n’abafilozofe n’inyigisho zabo byaje gukemura ikibazo kimwe.”

Imitekerereze isembura Abakristo ya Willard yatangiye kugaragara mu w’1960. Yajyaga yendereza bagenzi be biganaga akoresheje bene aya magambo ngo “Niba mushaka gukurikira inzira y’ukuri, Yesu ni we uzayibereka. Kandi niba mutemera ko ari we, ubwo ntimumwizera kuko ubwo mwaba mushatse kuvuga ko azabatera umwete wo kwizera ibinyoma.” Iyi myumvire yafashije Willard “guhunga cyangwa kugerageza ibitekerezo byarwanyaga inyigisho za Yesu… Yatumye abasha gukora ubushakashatsi butabogamye ku ngingo iyo ari yo yose, no guhura na bagenzi be badahuje imitekerereze bahujwe n’ubushakashatsi nta gisibya."

Christine A. Scheller.

"Naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye" 1 Yohana 2.11.

Hari uburyo bwinshi bwo kugwa mu mwijima mu buryo bw’umwuka. Urugero, iyo duhaye icyaha intebe mu bugingo bwacu; iyo duhaye urwaho Satani n’imbaraga z’abadayimoni; iyo twemereye isi ikaganza ibitekerezo byacu; iyo duhaye urwaho imibiri yacu ikadutegekesha irari ryayo; iyo tugiye ahantu habi tukareba ibyo tutagombaga kureba kandi tukamarana umwanya n’abantu twagombaga kwirinda, ndetse nk’uko Yohana yabivuze, iyo imitima yacu yuzuye urwangano.

"Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye"

Urwangano ruhindura kamere yacu, rukazibira inzira y’umucyo muri twe. Byashoboka ko twakumva tubona neza, ariko mu by’umwuka turi impumyi.

Ariko umucyo uhindura byose, ukanatubashisha kubona ukuri. Umucyo uturuka mu busabane hagati yacu na Yesu, kuko ari we Mucyo. Uturuka mu mutima wuzuye Ijambo, kuko mu mucyo we zri ho tubonera umucyo (Zaburi 36.10). Umucyo uturuka mu mibereho inezeza Imana. Iyo duhariye Yesu ubugingo bwacu tukagirana ubusabane na we, tukamureka akatwigisha, umucyo usagamba muri twe. Kuko "muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu" (Yohana 1.4). Umucyo wacu umurika iyo dukunda bene Data.

Dawidi amaze kumenya uburyo byoroshye gushukwa, yaravuze ati "Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye" (Zaburi 101.3). Amaze kumenya ukuntu dushobora kuvuga amagambo mabi, yarasenze ati "Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye, rinda umuryango w’iminwa yanjye" (Zaburi 141.3).

Ntugakundire umwijima kukuganza, ahubwo wihatire kuba mu mucyo w’ubutumwa bwiza. Ujye uhamya iby’uwo mucyo, kugira ngo abandi na bo bakizwe.

Isengesho rya none:

Data, nyuzuza umucyo w’urukundo rwawe. Mfasha gutungana mu maso yawe. Icyifuzo cyanjye ni ukukunezeza. Nkoresha njyane umucyo mu bandi. Mu izina rya Yesu. Amen.
John Ross

"Byose bishobokera uwizeye" Mariko 9.23
Hashize amezi make ntumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa mu itorero ry’i Yaoundé muri Cameroun. Rimwe hari nijoro maze kubworoza, nahamagaye abantu bafite ibyifuzo ngo baze imbere tubasengere.

"Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana?’”

Umuntu umwe usheshe akanguhe wari uherekejwe n’umukobwa we yapfumuriye mu kivunge cy’abantu bari bahagaze aho, aza ansanga ngo musengere. Icyifuzo cyari iki ngo: ugutwi kwa mama kw’ibumoso ntikumva.

Muri ako kanya icyantangaje si ubumuga uwo mugore yari afite, ahubwo natangajwe no kwizera kwe. Yari yaciye bugufi imbere y’Imana ahinduka nk’umwana, kandi wabonaga koko ategereje igitangaza cy’Imana!

Twaramusengeye, twizera ko ibidashobokera abantu ku Mana bishobokera. Habaye igitangaza! Imana Ishoborabyose yamufunguye amatwi arumva! Mbega Imana ... Warakoze Mana!

Uramutse umbajije ubusobanuro bw’iri jambo ngo ‘ibidashoboka,’ nagusubiza mu magambo make nti: ni ibidashobora kubaho! Ariko ubwo busobanuro naba nkuhaye ntibwaba buhuye n’ubwo Ishobora byose yaguha! c’est tout ce qui ne peut ni s’accomplir ni se réaliser !

Wowe uyu munsi bite? Mbese wizera ko Imana ibasha gukora ibyo ubona bidashoboka?

Nutangira gutegereza Imana, bitinde bitebuke azakora ibyo wabonaga bidashoboka mu buzima bwawe!

"Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana?’”
(Yohana 11.40).

Isengesho:

Uwiteka, ndizera ko uri Imana ishobora ibidashoboka, kandi ndahamya ko "byose bishobokera uwizeye". Amen.

Twakijijwe n’ubuntu… ku bwo kwizera. Mbega impano y’igitangaza! Ikibabaje ni uko Abakristo benshi bita ku mpuguro Pawulo yahaye Abagalatiya ubwo yabagayaga ati: "Muri abapfapfa mutyo? Mwatangije iby’umwuka none mubiherukije iby’umubiri?" (Abagalatiya 3.3)

Umwizera aruhukira mu buntu bw’Imana, akemera kuyoborwa n’Umwuka Wera.

Ni ikibazo gisaba kugitekerezaho. Tubigeraho dute? Ku bwanjye, twabimenya tutabimenya, kwizera ni ko kutugeza ku Mana, maze tugakomeresha uwo mubano inzira twihitiyemo. Twarizeye turakizwa, ariko ako gakiza twahawe tugerageza kugashyira mu bikorwa ubwacu.

Birababaje kuko imvune zacu zose ni iz’ubusa. Turagoka ngo duhinduke, ariko icyo dusarura ni umubabaro gusa. Oh, byashoboka ko tubona impinduka aha cyangwa hariya, ariko nidusaba Imana kudufasha tukemera no kuyoborwa n’Umwuka wayo ni bwo tuzatangira kubona impinduka zimbitse kandi zirambye mu buzima bwacu.

Umuhanuzi Zakariya agaragaza uburyo byakagombye kugenda. Avuga iby’igitereko cy’itabaza cy’izahabu, impande zombi hari imyelayo ibiri. Amavuta ari muri iryo tabaza asobanura Umwuka Wera w’Imana. Amavuta ari mu itabaza akomeza gutemba aribobeza (Zekariya 4:2-3). Natwe dukeneye ko imbaraga z’Imana zihora muri twe. Urabona ko tutabasha ubwacu kwihindura, ntituzahindurwa n’amaboko cyangwa imbaraga cyangwa umuhati, "ahubwo tuzahindurwa n’Umwuka w’Imana, ni ko Uwiteka Nyiringabo zvuga" (Zakariya 4.6). Ngubwo ubutware duhabwa n’ubuntu. Dukeneye ubu butware kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo duhura na byo, ndetse n’abanzi bacu.

Ndabaha indi shusho: umubibyi agira amabwiriza agenderaho ahinga abiba, ariko ntagira ayo agenderaho asarura. Ibyo dukora byose ni nko kubiba imbuto, ariko ubuntu bw’Imana nio bwo buduha gusarura.

Ni twe tugomba kwihitiramo niba dushaka kwiringira umuntu, imbaraga zacu cyangwa kwiringira ubuntu bw’Imana n’imbaraga zayo. Dushobora kubibira mu mubiri, bisobanura kwiringira imbaraga zacu, cyangwa tukareka Umwuka Wera akatuyobora. Dushobora kiringira imbaraga zacu ndetse tugashyiraho umwete tukabona impinduka nke, ariko nitwemerera Umwuka Wera w’Imana akatuyobora nk’uko Imana ibishaka tuzabona impinduka zifatika.

Tuzabona ko tutabasha kwishoboza tudafite Imana, maze “twikomeze” kuri yo izaturuhura. Ibitugu byacu ni byo biremerewe n’umutwaro… Imana ni yo izarangiza umurimo yatangiye wo kudukiza (Abafilipi 1.6).

Ushobora kubeshwaho no kwizera, cyangwa ukabeshwaho n’imbaraga zawe. Uwiringira imbaraga ze agira umuhati, yarakijijwe ku bw’ubuntu, ariko akabeshwaho n’imbaraga ze za kimuntu. Umwizera aruhukira mu buntu bw’Imana, akemera kuyoborwa n’Umwuka Wera ngo amugeze mu butsinzi.

Tekereza kuri ibi:

Buri wese wo muri twe afite uburenganzira bwo kwihitiramo. Dushobora gusenga, tukiga ijambo ry’Imana kandi tukaryibwira ku manywa na nijoro. Ibyo nta mategeko abihana. Ibi bizadufasha kuzana impinduka nto mu buzima bwacu. Dushobora no gusenga, tukibwira ijambo ry’Imana dukurikije ibyo Umwuka w’Imana atubwira, tukamutegereza. Icyo gihe nti

Gushaka umunezero

Ubwo nasohokaga mu rusengero, nahuje amaso n’umugabo n’umugore we bari mu myaka ya za 40 barandasa. Hashize akanya, mbona baraseka banezerewe. Bitewe n’uko rero nari nkiri ingaragu, umunezero bari bafite warantangaje ni ko kwibaza nti “Abantu bari muri iki kigero babasha bate kuba bagikundana bene aka kageni? Ndamutse ntahuye ibanga ryabo, ni ko nibwiraga, nazaharanira kubaho nka bo!”

Ubu maze imyaka 20 nshatse, ariko nabonye ko urushako rwuje umunezero rushoboka kandi ari ibisanzwe. Birababaje kubona amafilimi n’ibitabo byigisha imitoma irenze ubushobozi bw’abashakanye! Ku bwabo urushako ruba ruteganijwe kubiha, ariko uko si ko kuri!

Inkomoko y’ubukwe

Abashakanye bakundana baba banezeza Umuremyi wabo, kandi urukundo rwabo rugaragaza ubushake bwe. Amateka yo kuremwa k’umuntu atangirana n’ubukwe bwa Adamu na Eva, agakomeza agana ku bundi bukwe bw’Umwana w’intama.

Uhereye mu itangiriro, ibyo Imana yaremye byose byari byiza. Ariko igitangaje ni uko n’ubwo ibyaremwe byari byiza hari icyaburaga: Si byiza ko umuntu aba wenyine! Itangiriro 2 :18a

Imana yari izi ko Adamu akeneye umuntu wo kumwumva no kumukunda. Imana mu bwenge bwayo bwuzuye urukundo, yaravuze iti «Reka muremere umufasha umukwiriye» Itangiriro 2 : 18b

Imana yamuremeye umufasha mwiza, Adamu aranezerwa ni ko kuvuga ati «Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore (Isha) kuko yakuwe mu mugabo (Ish)» (Itangiriro 2 :23) Kuva icyo gihe Eva yagumanye na Adamu, ntibaba bagitandukana. Basangiye ubuzima, akajya amufasha gusohoza inshingano ze.

Michèle Brugnoli

[Ntuzacikwe n’igice gikurikira…]

« URUBAVU»!

«Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro » Imigani 31:10.

Marijani ni ibuye ry’igiciro ryiza kandi ribumbye. Ugiye kuyicukura mu butaka ntiwayibona ari “igice”! Kugira ngo ubone “igice” cyayo, keretse uyisatuye ukayigabanyamo ibice bibiri bingana. Si ko biri?

Nkunda kwibaza igituma abagabo bita abagore bati “Urubavu rwanjye”? “Urubavu (igice/moitié)” ni ijambo ry’igitsina gore. Byashoboka ko ari cyo gituma bakoresha iryo jambo bashaka kuvuga umugore.

Mpora nibaza kuri iryo jambo ryabaye kimomo mu bantu, kuko ntekereza ko umugabo mu kuvuga atyo yumva “umugore ari igice” (we akumva “yuzuye”!) Nanzuye ko iryo jambo ritumvikana kimwe ku mugore nk’uko ryumvikana ku mugabo!

Ku bwanjye, iri jambo rishobora gukoreshwa havugwa umwe muri bo kuko abashakanye “buzuzanya”, ni ukuvuga ko ari ibice bibiri bingana. Buri wese aba ashakisha “uruhande rwe,” kandi urwo ruhande ruba muri buri umwe wo muri bo. Iyo abashakanye bari hamwe ni bwo baba buzuye, kandi ni bwo babasha kubaho.

Ibyo se ni ukugira ngo abashakanye babane neza?
Iyo abashakanye bari hamwe biyumva bate?
Kenshi numva nifuza kuba “nuzuye”!
Kenshi numva nifuza ko umugabo wanjye anshima, akanshimira kandi akampa agaciro!
Kenshi numva nta gaciro mpabwa, kuko kuba igice (urubavu) cy’ikintu cyangwa cy’umuntu rimwe na rimwe usanga bitavugitse neza!
None se umugore ufatwa atyo yabasha ate kumva atekanye “marijani”?

Niba koko umugore w’imico myiza “arusha marijani igiciro” nk’uko bivugwa mu Migani 31, bishatse kuvuga ko afite agaciro kanini. Kenshi numva ako gaciro nta ko mfite! Nawe?

Birakomeza…

Eveline Simonnet

"Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo" Luka 24.15.
Abigishwa bo muri Emawusi bari bababaye, bazi yuko Yesu atakiriho… Yesu rero yarabegereye, ajyana na bo. Uko ibihe biha ibindi, ducika intege kuko tuba twumva ko Imana yadutaye. Bakundwa, Imana iri kumwe natwe. Iri hafi yacu, kandi ibana natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ituye mu mitima yacu, imenya imitekerereze yacu kandi ihumekera muri twe!

Ni nde uhwanye n’Imana yacu? Ibera hose icyarimwe!

Rimwe na rimwe tujya dusenga tugatinda gusubizwa kandi atari byo twari twiteze. Gushidikanya Imana bitangiye guhabwa intebe mu mitima yacu: Mbese Imana ihoraho? Twe gucika intege, kuko Imana iba hafi y’abafite imitima imenetse, ikumva gutaka kw’abanyamibabaro. Twe gushidikanya. Imana irahari.

N’ubwo byose byadukomerera, umwijima ukabudika, Imana iba iri mu ruhande rwacu! Imana ntijya ibura kutuba hafi ngo idutabare, itwongere imbaraga itugarurire n’ibyiringiro. Igurukisha amababa yayo ngo idukize bwangu. Ni koko Imana irahari.

Tugire umuco wo kwizera, twamamaza imbabazi z’Uwiteka. Ni nde uhwanye n’Imana yacu? Ibera hose icyarimwe! Tumenye ibi: Imana ibera hose icyarimwe!

Mu gihe murimo gusoma aya magambo, ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye isi bibonera Imana rimwe namwe. Uwiteka yicaye iruhande rwa buri wese. Icyubahiro kibe icy’Imana ituye mu bugingo bwacu!

Isengesho:

Uwiteka, menye ko utuye mutri jye, ko uri mu cyumba cyanjye, no mu modoka yanjye, no mu kazi kanjye. Ntawe uhwanye nawe. Amen.

Patrice Martoran

“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha” Matayo 5.14

“Umudugudu” ni ijambo rituruka ku rurimi rw’Ikigereki, kandi ni ijambo rifite umumaro munini mu Isezerano Rishya. Umudugudu wagize umumaro mu iterambere ry’Ubugereki, hamwe n’imidugudu ikomeye nka Atenayi na Siparite.

Ntugategereze ko abandi bagukorera icyo washoboraga kwikorera ubwawe.

Umudugudu wabaga urinzwe. Muri Bibiliya iri zina ryakoreshwaga ku mijyi nka Yerusalemu, wari mu mpinga y’umusozi kandi ufite inkike zikomeye. Bene uwo mudugudu wari isoko y’uburuhukiro ku bagenzi bananiwe. Wari igihome cy’abantu, bagahungira mu nkike zawo bakumva batekanye. Ikindi ni uko wari urumuri rw’ibyiringiro. Iyo abagore n’abagabo babaga bari ku rugendo, bageragezaga kwitegereza ibimenyetso by’umurwa wera. Yerusalemu yari ikimenyetso gikomeye cyane, ku ruhande rumwe kuko itabashaga kwihisha.

Yesu yahamagariye abigishwa bose kuba nk’uwo mudugudu uri mu mpinga y’umusozi. Ntitubasha guceceka cyangwa se ngo dushidikanye. Tugomba guhora mu mbaraga, nk’umudugudu ukikijwe n’inkike zitabasha kunyeganyega. Ntitubasha gucika intege, cyangwa ngo twiganyire ibyo kwizera cyangwa iby’ubuzima nk’uko abandi bajya bagenza. Tugomba guharanira kuba ikimenyetso cyo kwizera, tuba umucyo uhoraho w’ibyiringiro, n’imbaraga n’agakiza.

Uyu munsi wibuke ko uri umucyo w’isi. Ntutegereze ko abandi bagukorera icyo washoboraga kwikorera ubwawe. Ubugingo bwawe wongere ubuhe Imana buyikorere. Haranira kwiyezaho ibyaha, maze ukomere ku buhamya bwawe. Umucyo wawe umurikire abakuzengurutse bose, mu byo uvuga no mu byo ukora.

Isengesho:

Data, Nyuzuza Umwuka wawe Wera. Nyezaho ibyaha byanjye kandi utwike ibitagushimisha byose. Nyuzuza imbaraga zawe, kugira ngo buri wese abone Yesu uri muri jye. Mu izina rya Yesu. Amen.

“Maze kumenya ko urukundo nyakuri rutegereza, mpize umuhigo imbere y’Imana, imbere y’umuryango wanjye, imbere y’incuti zanjye, imbere y’uwo tuzarushinga n’imbere y’abana nzabyara yuko nzifata ku bijyanye no guhuza igitsina n’umuntu wese, uhereye none ukageza igihe nzashyingirirwa imbere y’Imana nk’uko Bibiliya ibitegeka.”

KUKI ARI NGOMBWA GUTEGEREZA? Urukundo nyakuri rurategereza
Iyo wirinze kugeza igihe uzashyingirirwa, hari inyungu nyinshi bikuzanira mu buzima bwawe!

INYUNGU YA #1 - BIRAKURINDA: (Gutegereza kugeza igihe cyo gushyingirwa bikurinda)
Indwara 30 zandurira mu mibonano mpuzabitsina – zirimo na SIDA ishobora no kukwica
- Urubyiruko rugera kuri 3,000,000 rwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina buri mwaka (ni ukuvuga umuntu 1 kuri 4 bahuza ibitsina)
Gutwara inda y’indaro – Urubyiruko rugera kuri 1,000,000 rutwara inda z’indar buri mwaka (abakobwa 4/10 bagakuramo inda)
Dore izindi ngaruka ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina utarashyingirwa:
• Gushyingirwa n’uwo udashaka bituma wahukana
• Guterwa icyizere
• Guta ubushizi bw’amanga
• Gutakaza ubudahangarwa
• Kwicuza
• Umubabaro
• Igikomere vyo mu mutima
• Kwiyahura
• Guhabwa akato (kuba igicibwa mu muryango no mu ncuti)
• Kuba indaya
• Gutakaza amahirwe yo kuzabona umugabo
• Guhohoterwa n’uzagushaka
• Gucika mu itorero no kuva mu byizerwa

INYUNGU YA #2 – KWITEGANYIRIZA: (Gutegereza kugeza igihe uzashyingirirwa uba witeganyirije)

• Igenamigambi ry’ejo hazaza
• Kwirinda ibyorezo
• Icyizere
• Icyubahiro
• Gufasha abandi
• Ubucuti butaganisha ku mibonano mpuzabitsina
• Bizana ikintu kidasanzwe hagati yawe n’uwo muzashakana
• Bikwigisha uburere no kwirinda
• Ushyingirwa ku mpamvu zifatika
• Kwishimira imibonano n’uwo muzashakana
• Kugira imbaraga zo gukora ibindi
• Kugira ubwisanzure bwo kubona abana bawe nk’uko bari: iki ni ikintu kidasanzwe
• Amahirwe menshi yo guhirwa n’urushako
(kwahukana biba bishoboka gake)
• Kubaha umuryango no kuguma mu byizerwa

Wibuke ko umupasiteri ubwiriza ubutumwa bwiza atagomba kubushyiraho umugayo yanga gukunda umugore we nk’uko Kristo akunda itorero.

Aya magambo aranshishikaje. Ni amagambo abapasiteri bose n’abayobozi b’amatorero bagomba kumva. Mu murimo w’Imana habamo ikigeragezo (ku bwanjye), kubona umuntu afata igihe cyo kwigisha abandi ariko ntabashe kwigisha abo mu rugo rwe. Nidufata igihe cyacu cyose tukagishyira mu itorero twirengagije inshingano zacu mu ngo, bishobora kutubera icyaha. Wibuke ko kugira ngo pasiteri yemererwe kuyobora ubwoko bw’Imana ari uko agomba kuba"“ategeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose (Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry’Imana?) (1 Tim. 3:4-5).

Ikindi, wibuke ko abapasiteri bose babwiriza ubutumwa bwiza batagomba kubushyiraho umugayo banga gukunda abagore babo nk’uko Kristo akunda Itorero rye:

“Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze itorero akaryitangira ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye aryishyire rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge. Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero, kuko turi ingingo z’umubiri we. Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n’Itorero. Ni uko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we” (Abefeso 5:25-33).

Uko turushaho gusobanukirwa ubutumwa bwiza, ni ko tugomba kurushaho kwitangira abagore bacu. Gushaka k’Umukristo wese ni uguhamagarirwa gupfira agakiza no kwezwa k’umkugore we.

Uku kuri ni ngombwa kukuvuga, kuko hari umutego mubi abapasiteri bagwamo, bagatekereza ko ubusugire bw’umurimo w’Imana busigana n’ubusugire bw’ingo zabo. Fata urugero kuri John Wesley, Umukristo wabaye ikirangirire mu kwamamaza ubutumwa bwiza. Nathan Busenitz aherutse gushyira inyandiko ku rubuga The Cripplegate yahaye umutwe ugira uti "John Wesley ntiyahiriwe n’urushako." Ashingira ku magambo aboneka mu bitabo bibiri bivuga ku buzima bwa Wesley, byanditswe na Stephen Tomkins, aho yavuze amagambo agira ati:

— Ubwo Wesley yajyaga mu ivugabutumwa muri Ireland mu w’1758, Molly (umufasha we) yavuze ko yamubwiye amagambo ababaza umutima ati “Ndizera ko isura yawe yuje ubugome ntazongera kuyibona ukundi.” (urup. 155)

— “Bongeye guhurira mu gihugu cy’Ubwongereza, bararwanye biratinda — Wesley yanga kureka umuco we [wo kwandikira imitoma abandi bagore] Molly amurega ubusambanyi akamuhamagara mu magambo ye ati ‘imivumo yose kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe.’” (urup. 155)

— “Uhereye igihe Molly yatangiriye kurambagizwa mu w’1760, hari ikintu kimwe yibuka cyabaye ubwo Wesley yasohokaga mu nama ari kumwe na Betty Disine, na bukeye bw’aho akongera kubabonana. Yaramubwiye ati ‘kureka kwirukanka inyuma y’abandi bagore ngo ni uko nkukunda bigiye kugera ku iherezo.’” (urup. 159)

— “Mu w’1771, Molly yatangaje ko yongeye gutandukana na John. ku wa 23 Mutarama, ikinyamakuru cyatangaje ko ‘Icyo nzi kugeza ubu ni uko [umugore wanjye] atakiri muri Newcastle, kandi adateganya “kugaruka.” Sinigeze muta: Sinigeze mwirukana: Sinzigera mucyura.’” (urup. 174)

Umuntu watangije itorero Methodiste yabasha ate kugaragarwaho n’iki kizinga gikabije? Simbizi, ariko sintekereza ko jyewe nawe twarenze uru rwego. Turasabwa kwita kugenzura ubusugire bw’umurimo dukorera mu ruhame n’uwo dukorera mu rwiherero. Turasabwa kandi kwihana, tukizera umurimo Kristo yakoze kugira ngo dukizwe kandi twezwe. Tureke kwiringira kwera kwacu, twiringire kwera kwa Kristo ari ko kudutsindishiriza.

Uzabyitwaramo ute? Uzibuka indahiro warahiriye imbere y’Imana bigutere kongera gukunda umugore wawe kugeza ubwo wakwemera no gupfira umubiri we n’ubugingo bwe? Nawe ushobora kugira umugore ujya “arebana ubugome” (nk’uko Wesley abivuga), ariko ntutekereze yuko iyo sura ye izahindura inshingano zawe kuri we ndetse no ku Mana. Nk’uko Kristo yapfuye ngo yeze ubugome bw’Itorero, nawe jya ugenza utyo. Mwereke Kristo ku bw’igitambo cyawe cyo kumwitangira. Kristo akubere isoko y’urukundo ukunda umugore wawe. Ngwino upfe, nshuti… ngwino upfe.

URAMWIRINGIRA cyangwa NTUMWIRINGIRA?

“Umutima w’umugabo we uhora umwiringira, kandi ntazabura kunguka. Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi, igihe cyose akiriho” – Imigani 31:11-12 .

Ni kangahe naretse kwiringira umugore wanjye?
Mbishaka? Cyangwa ntabishaka…?

Iyo ngiye ku rugendo, mbese mubwiza ukuri amafaranga nakoresheje? Mbese buri gihe mwereka ukuri ku bijyanye n’amafaranga nkoresha?
Iyo dusohokanye n’incuti, mbese sinjya ndeba abandi bagabo?
Mbese sinjya ndarikira ngamije kwinezeza?
Mbese mpora niringiye umugabo wanjye?
Mbese sinjya munengera imwe mu myitwarire ye?
Zimwe mu ndoro ze? Cyangwa bimwe mu bitekerezo bye?

Ntiyigeze ambeshya? Igihe cyose ntacyo ampisha?
Sinigeze musaka mu mifuka? Mu gikapu? Mu mpapuro?
Sinigeze ndeba ubutumwa bugufi bamwoherereje muri telephone ye?
Sinigeze mutera icyizere?
Sinigeze nenga umuryango we, incuti ze cyangwa abo bakorana?
Icyizere cyanjye ntikigira umupaka? Mbese kigarukira ku mugabo wanjye?

Nitwara nte ku bo babana?
Mbese umuryango we n’incuti ze mpora mbishimiye nkabakira neza?
Iyo nibajije ibi bibazo byose, mbese nzirikana ko «Iminsi yose yo kubaho kwanjye nta cyiza namukoreye?», kandi ko ubwizerane ari inzira ndende kandi isaba kwihangana?

Ariko ntucike intege! Imana idufasha kunesha ibyo bigerageza byose iyo tubiyisabye n’umutima wacu wose.

TUYIZERE!

Birakomeza…

Eveline Simonnet

Murebwayire Viollette w’imyaka 20 y’amavuko arashinja Niyonsenga Ildefonse, umushumba mukuru w’Itorero “New Life in Jusus Christ” ry’i Muhanga kumutera inda akanayimukuramo amwubikiriye.

Mu buhamya bwe, Murebwayire avuga ko yatewe inda kuwa 17 Werurwe 2013, ubwo yari ahamagawe na Pasiteri Niyonsenga mu biro bye ngo ajye kumugurira ibintu yari guha umukiristu yari yaratomboye mu mukino wa kakawete.

Aganira na IGIHE, Murebwayire yavuze ko Pasitori yamuhamagaye kuri telefone ahagana saa moya z’ijoro akabanza kwanga kuko bwari bwije, nawe akomeza kumuhata amubwira ko ari bumuhe n’akazi yari yaramusabye.

Ati “ Nageze mu biro bye atangira gushaka ko musoma, muhungira mu kindi cyumba cy’ibiro bye ariko amvanamo. Nka saa yine z’ijoro ni bwo nacitse intege, ankorera ibya mfura mbi.”

Murebwayire avuga ko nyuma y’igihe gito yabwiye Pasiteri Niyonsenga ko ashobora kuba yaramuteye inda, amubwira ko agomba kuyikuramo atazuyaje, anamuha amafaranga ibihumbi 10 yo kugura ibinini byo kuyikuramo, umukobwa avuga ko yabitinye.

Nyuma yaje kwisuzumisha asanga koko yarasamye, ariko uko abibwiye Pasiteri akamusubiza ko nta bundi buryo buhari uretse kuyikuramo.

Nk’uko Murebwayire abyivugira, ku itariki ya 30 Werurwe Pasiteri yongeye kumuhamagara ngo amusange mu biro baganire ku kibazo bitonze. Ati “Nageze mu biro bye nsangamo abandi bagabo batatu ntabashije kumenya. Bampaye jus(umutobe) nkimara kuyisomaho nsinzira ubwo, nza gukanguka ntambaye. Nabajije Pasiteri ibimbayeho ansubiza ko ya nda bayikuyemo, ko nta bundi buryo bwari buhari.”

Akomeza avuga ko guhera icyo gihe, yatangiye kuva amaraso kugeza ubwo yajyanwe mu bitaro i Kabgayi, yishyurirwa na Pasitori Niyonsenga Ildefonse ariko aza kureka kumwishyurira agamije gusibanganya ibimenyetso.

Inkuru y’ikundwamo inda yabaye kimomo

Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero New life in Jesus batuye i Muhanga, badutangarije ko iki kibazo kizwi, ariko benshi bahisemo guceceka.

Umubyeyi w’umugore ukuze waganiriye na IGIHE nawe yatubwiye ko hashize igihe gito amenye iki kibazo akaba nta buryo bundi yari afite bwo gufasha uyu mukobwa.

Yongeyeho ko abakrisitu benshi babizi kuko uyu mupasitori yajyaga amuzana mu modoka baje gusenga bakongera bagatahana. Ati “ Umuntu yabihakana kuko atabafashe amafoto baryamanye ariko ukuri kwa muntu abantu bose babonesha amaso ntaho wahera ubihakana uyu mukobwa na Pasitori bagiranye urugwiro.”

Pasiteri Fulgence wo muri iri Torero yatubwiye ko Murebwayire yabimubwiye ariko inda yaramaze gukurwamo ndetse yarageze no mu bitaro, akaba nta kimenyetso gifatika gihari, agira ati “Kubeshyera abagabo n’abasore bireze muri iki gihe.”

Pasiteri Komeza we yadutangarije ko uyu mukobwa agomba gufungwa kuko yakuyemo inda, ati “ Imana dusenga izajya igaragaza abanyabyaha nk’aba.”

Pasiteri Niyodusenga ahakana ayo makuru akavuga ko arabamugambaniye

Ubwo IGIHE yaganiraga na Pasitori Niyonsenga mu biro bye, yavuze ko ibyo bamuvugaho ari ikinyoma cyambaye ubusa . Yavuze ko mu Bapasitori bakorana harimo abamugirira ishyari bakaba baragize uyu mukobwa igikoresho. Avuga ko yajyaga amutwara mu modoka nyuma akaza kubireka kubera imico mibi yumvaga bamuvugaho.

Pasitori Niyonsenga kandi yatsembye ko nta mafaranga yamuhaga usibye atarenze 5,000 Murebwayire yigeze kumusaba agiye kugura ikintu atibuka. Ahakana ko atigeze aryamana na Murebwayire kuko imico ye ikemangwa i Muhanga.

Usibye ibyo, avuga ko ajya yakira ubutumwa bugufi kuri telefoni bumutera ubwoba, bugaragaza ko hari abamufitiye ishyari, ubwo yatweretse bwoherezwa na nimero 0731040848 nubwo hari amagambo aciyemo kabiri bugira buti “Harya ngo wigize hatari uzamenya ko ndi umuyobozi muri iki gihugu. Amasoko yose ugomba guhag. N’amanyanga yawe ngo uradukangisha iyo modoka waguze ngo iyindi twarayijyanye ? Sawa.”

Igihe.com

"Habayeho igihe mu buzima bwanjye bwa Gikristo, mbaho nta byishimo ngira kubera ubutamenya. Narasengaga, nkitanga, nkaterana uko nshoboye, nkanga icyaha n’igisa na cyo kandi sinezezwe no kuba hamwe n’abantu baganira baseka, baba Abakristo cyangwa se abapagani."

Hari abantu nabonye bameze nk’uko nari meze uko. Imana iduhamagarira gukunda no kwegera abantu, ariko iyo tumeze dutyo twishyira ku ruhande, rimwe na rimwe tugaca imanza. Iyo bene Data bari kumwe basangira bishimye, ba bantu ntabwo bo baseka, bigasa n’aho bari mu mwuka. Abo Bakristo iyo babonye abandi bishimye baseka, babafata nk’abana bakajya babaha imirongo ya Bibiliya bakeka ko yabafasha gukura.

Iyo hagize ubabwira ko hari umugisha ufatika Imana yamuhaye, bamubwira ko atari cyo cya ngombwa cyane. Yego bafitemo ukuri, ariko bakavuga n’umujinya, kubera ko rimwe na rimwe baba badafite ibyo bakeneye bifatika. Iyo umuntu ababwiye ibyo yarose cyangwa icyo atekereza ku muhamagaro we, bene abo bBakristu bahita bavuga ko icya ngombwa ari ubusabane n’Imana.

Urebye baba bafite ukuri, ahubwo uburyo bagusangira n’abandi n’impamvu ibibatera ni bwo buteye ikibazo. Basa n’aho biyima umunezero w’Imana, ibyishimo biri mu kuramya no guhimbaza, kwishimira imigisha y’Imana, bagahorana umutwaro.

Bamwe muri twe bakeka ko Umukristo agomba guhora ari adaseka, atagomba guseka. Bakumva ko bacumuye iyo bamaze umwanya baganira banaseka n’abandi bene Se. Ntabwo ari byo!

Hari n’abandi bavuga ngo «Nk’uko Pawulo yahoranaga ishavu, natwe ni ko tugomba kumera », ibi ni ugucurika ibyanditswe, ni nko kuba umunyedini !

Pawulo yaranditse ati “Dusa n’ababara ariko twishima iteka, dusa n’abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite ariko dufite byose” 2 Abakorinto 6 : 10.

Hari abantu baba basanzwe bakunda kuganira no guseka, bamara kuba Abakristo bakabireka, nk’aho batemerewe guseka no kwishima. Pawulo araduhugura ati “Mwishime iteka” 1 Abatesalonika 5 : 16.
Icyo cyanditswe kirasobanutse neza. Ni itegeko. Imana iradutegeka guhorana ibyishimo!

Mu w’2003 natumiye umupasiteri mu rugo ngo dusangire. Icyantangaje ni uko mu biganiro bye atigeze avuga Imana, yavuze ibintu bisanzwe, turaseka turishima. Byaransitaje, kubera ko nibwiraga ko pasiteri agomba kuvuga iby’Imana cyane, adaseka. Yansigiye indi shusho y’umukozi w’Imana, itandukanye n’iyo nari nzi.

Hari Abakristo bagira icyo kibazo, ntibigere bishimira ubuzima, bakabaho batanyuzwe, bumva batashimishije Imana mu buryo buhagije. Abandi bibwira ko bagomba kuba mu mwuka ntibite ku mubiri, ariko Umwuka Wera yita ku mubiri. Rero niba hari iminsi mikuru mwimirije, muzayikore mufite ibyishimo, ubugwaneza, urukundo, imbabazi no kwera!

Uyu munsi tugire ibyishimo by’Imana. Yaraducunguye kandi idufitiye imigambi myiza, y’amahoro. Buri munsi, Imana irifuza kuduha ubuntu bushya. Idukunda urukundo rw’iteka ryose, twe gutinya.

Mbega ibyishimo!

Ubuhamya:

Tujya dutekereza yuko urugo rukomezwa n’ibya ngombwa rusange by’ibanze abashakanye batangiranye: umuco, amashuri no kwizera (akenshi). Twashakanye dufite intego zimwe: kubana kugeza ku iherezo no kunezeza uwo mwashakanye.

Hari ibindi byinshi abantu bavuga, nk’ubutunzi. Ni byo rwose, cyane cyane iyo ubyakiriye ukabyemera utyo.

Kwemera uwo mwashakanye nk’uko ari ni umurimo usaba imbaraga no
kwihangana kurushijeho, urugero kumwemera mu ntege nke ze. Ariko mbega ukuntu binezeza iyo ubonye ko ibyo bimutera kugukunda cyane!
Ibyo dutandukaniyeho bituma dutongana, ndetse tugashwana. Aho ni ho ubwenge bugaragarira: ibyo tubivuga tuzinze umunya kugira ngo turusheho kumvikana no kugabana inshingano neza. Dusaba imbabazi iyo bibaye ngombwa, kandi tukirinda ko hazongera kugira ikidutandukanya.

Ibi rero bisaba ko buri wese yiyereka uwo bashakanye nk’uko ari. Impamvu ni uko icyo ari cyo gikomeza urukundo no kwitangira uwo mwashakanye. Urwo rukundo rudutera gutekereza ku wo twashakanye kuruta uko twakwitekerezaho. Uko umuha urukundo ni ko rurushaho kwiyongera. (J. et M.)

Igituma urugo rukomera ni uko uba ukeneye uwo mubana, ukeneye gutanga no gukunda (uratanga nawe ukakira). Ikindi ugomba kumenya ni uko na we ari umuntu wihariye. Igituma urugo rukomera ni ugutanga ubishaka, ugatanga n’urukundo. Urugo kandi rukomezwa n’uko Imana ibishaka, rukongera gukomezwa n’uko nanjye mbihisemo. (B.)

Ugomba kwemera uwo mwashakanye nk’uko ari. Ibyo bisobanuye ko ugomba kwihangana cyane, kandi ukitonda. Mugomba kuganira, mugasangira mudashirana urukumbuzi, muhitamo ibihe. Ugomba kumwereka ikikuri ku mutima, ugomba kumugandukira, ariko ugomba no kumva ko uri uw’umumaro cyane. Ibyo ni ingenzi ku bashakanye. (A.)

Nta zibana zidakomanya amahembe! Birakomeye. Mbanza kureba ijambo ‘ikiganiro’ mbere yo gukemura ibyo dutandukaniyeho no kubishakira umuti. Ibyo abantu batandukaniyeho ni byo bibafasha kubaka urugo rugakomera (ndetse cyane). Naho ikinagiro kizana ibindi. Gituma abantu baba umubiri umwe, nyamara mu by’ukuri ari babiri. Ijambo urukundo nongera kuryumva mu mwuka. Si urukundo rurimo ubwenge (rucogora), cyangwa rw’agahararo (rw’impumyi) ahubwo ni urukundo rugdacogora, ruhora rwiteguye ibirushijeho cyangwa kujyana n’uwo mwashakanye ku mpera y’isi. (G. et A.)

Urukundo rw’agahararo rurakura, agahararo kagumaho ariko kagahinduka mu myumvire, mu myemerere, mu rukundo, mu mumaro uwo mwashakanye agufitiye no mu buryo umubona. (C.)

Nta washyiraho amahame atuma urugo rukomera, ariko bigaragarira mu itangiriro, bisaba gukundana. Abashakanye kandi bagomba guhuza indangagaciro (iz’umubiri n’iz’umwuka), ntuwikunde ahubwo ugaharanira kumva uwo mwashakanye. Kuganira ni ingenzi cyane. N’ubwo hari uwaba adashaka guhinduka, urukundo rwatuma akora uko ashoboye kugira ngo anezeze uwo bashakanye. (H.)

Urukundo rukomeza urugo. Urukundo ni ukugerageza kubona uwo mwashakanye nk’uko Imana imubona: "yaratsindishirijwe" (Imana yamuhinduye umukiranutsi) aho kumubona nk’ "intungane".

Ku bashakanye, kubabarirana no gukundwa n’Imana bizabaha imbaraga n’ubushobozi bwo kunesha ibigerageza bizabatera. (R.)
Mugomba guharanira icyatuma urugo rukomera. Ikizana urukundo, ndetse ruhoraho. Mugomba kubahana, mukirinda icyatuma umwe yibagirwa undi. Wirinde kandi kumushyira ku ruhande wirebera televiziyo, ngo umugire uwo mu buriri gusa…

Gukomera k’urugo guturuka ku dukino tw’urukundo, ku dukimbirane duto no ku gukomanya amahembe. Komeza ushimishe uwo mwashakanye. (D. F.)

Gérard Hoareau

Narababaye ubwo numvaga radio, umunyamakuru akavuga uburyo abantu ibihumbi bafashe icyemezo cyo kwishimira urupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Margaret Thatcher. Niba nibuka neza, hashize imyaka nka 50 abayobozi b’ibihugu byinshi bishimiye n’urupfu rwa John Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibyo bintera ubwoba iyo mbonye abantu bitwara batya. Hari umurongo umwe wo muri Bibiliya nibutse ubwo natekerezaga ibyo, uvuga uti ’...uwishimira ibyago bya mugenzi we ntazabura guhanwa’.

Ku bwanjye, nanjye sinakwemeza ko mpora ntekereza ibyiza. Nkunda kumva imvugo itari nziza, abantu bavuga ngo: ’Aragapfa!’. Nemeza ko mu gihe cyashize navuze bene ayo magambo incuro nyinshi. Singamije kubababaza, ariko ni ngombwa ngo mbibabwire. Iyo wanze umuntu, kandi ukaba utari ‘Umukristo,’ ibyo biba bishatse kuvuga ko umwifurije kurimbuka!

Ntaramenya Yesu najyaga nezezwa cyane n’uko abampemukiye bahura n’ibyago bibababaza. Ni koko, arabikwiriye. Uyu munsi nk’Umukristo numva neza uburemere bw’iki gitutsi. Mu by’ukuri, tekereza kwanga umuntu kugeza ubwo umwifuriza kumara iminsi ye yose ikuzimu! Mbabarira Mana, kandi ushimwe kuko ijambo ryawe rinyemeje ko utacyibuka ibyaha nakoze mu buto bwanjye, n’amakosa nakoze mu gihe cyahise.

Bibiliya ibivuga neza: ’Umwanzi wawe nagwa, ntukabyishimire; umutima wawe ntukanezezwe na byo …’. Ndazi yuko bikomeye ku bagiriwe nabi. Ibyo bintera gutekereza ku byabaye kuri Corrie Ten Boom, mu gitabo cyitwa ’Imana ikuzimu (Dieu en enfer)’, cyanditswe na John na Elizabeth Sherril. Mu ntambara ya kabiri y’isi, umuryango wa Corrie wari wubatse icyumba ahantu ho mu ibanga uzajya wihisha Abayahudi n’abandi bagizi ba nabi. Uwo muryango wakomokaga mu Buholande, urwanya ako karengane. Baje gufatwa, biratangazwa bajyanwaho imbohe maze Corrie na murumuna we bisanga mu nkambi ya Ravensbrück yicirwagamo inzirakarengane. Amateka atubwira ku bya mfura mbi aba bana b’abakobwa bakorewe, ariko Corrie yararokotse abasha gusubira mu gihugu cyamubyaye.

Intambara irangiye, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa. Yabwirizaga ubutumwa bwo kubabarira kwa Kristo. Rimwe ari ku cyumweru, amaze kubwiriza, abona yicaranye n’umwe mu bahoze barinda ya nkambi ya Ravensbrück, ariko yari yaramaze gukizwa. Amukubise amaso, yahise yibuka ya marorerwa yose bamukoreye maze ananirwa kumuha ikiganza amwishimiye. Corrie yasenze igihe kirekire asaba Yesu ngo amuhe urukundo rwo gukunda uwo murinzi n’imbabazi zo kumubabarira. Kugira ngo umenye uko byarangiye, ndakurarikira gusoma icyo gitabo gitangaje kandi kibabaje.

Imana yasezeranye ko ari yo izihanira abanze inama zayo bakayininira, bakanga kumvira amateka yayo. Si wowe uca urubanza.

Noneho nkore iki? Icyo usabwa ni ukwishimira urukundo rwayo gusa, no kunezezwa n’ubuntu yakugiriye.

Nk’uko tubisoma mu Isezerano Rishya rya Bibiliya, Pantekote ni Umunsi Mukuru Abakristo bizihizaho igihe Umwuka Wera yamanukiye abigishwa ba Yesu Kristo. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rero barawizihiza, ukaba uzwi ku izina rya Whitsunday cyangwa Whit Sunday.

Abakristo benshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baha agaciro umunsi wa Pantekote, bagateranira hamwe bawizihiza.

Iyo bateranye bakora iki?

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abakristo baganira ku byabaye kuri Pantekote n’icyo isobanura, bakaganira n’uburyo bagirana ubumwe n’abo mu ndimi zose n’imico ku bijyanye no guterana kwera n’ubusabane bwa Gikristo. Abakristo babona Pantekote nk’ubuntu bw’Imana bwageze ku bantu bose, ikareka kuba icyita ku Bayuda gusa ahubwo ikita ku moko bose.

Kuri uyu munsi, amatorero menshi yizihiza Pantekote asenga cyangwa ahimbariza Imana hamwe. Mu matorero amwe n’amwe, n’ubwo umunsi wizihizwa buri mwaka wahariwe umubyeyi (mama) ari uwa gipagani uhabwa agaciro kurusha umunsi mukuru wa Pantekote.
Uko ufatwa mu gihugu hose

Whitsunday ntabwo ari umunsi wizihizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hose.

Amavu n’amavuko y’uyu munsi

Nk’uko Bibiliya ibivuga mu Isezerano Rishya, iminsi 50 nyuma ya Pasika abigishwa bari bateraniye hamwe basenga, Umwuka Wera arabamanukira. Bahawe impano yo “kuvuga mu ndimi” – ubushobozi bwo kuvuga mu zindi ndimi – maze ako kanya batangira kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Bayuda baturutse ku isi yose baje i Yerusalemu kwizihiza Umunsi mukuru wa Shavuot (umunsi Mose yahereweho amategeko).

Pantekote ya Gikristo ntisobanura umunsi abigishwa bamanukiwe n’Umwuka Wera gusa, ahubwo inagaragaza kuvuka kw’itorero rya Kristo. N’ubwo igihe Abakristo batangiriye kwizihirizaho Pantekote kitazwi neza, amakuru avuga yuko yatangiye kwizihizwa mu ntanbgiriro z’ikinyejana cya mbere.

Nk’uko amateka y’itorero abivuga, Pantekote ihora iba nyuma y’ibyumweru 7 nyuma ya Pasika (cyangwa nyuma y’iminsi 50 nyuma ya Pasika, kongeraho umunsi wa Pasika). Mu matorero amwe ya Orthodox baracyizihiza Pantekote nyuma y’umunsi yizihizwaho mu matorero yo mu burengerazuba. Ibi ngo byaba biterwa n’uko amatorero amwe ya Orthodox akigendera ngengabihe ya Julien (Calendrier Julien) yabanjirije iya Gregoire ubu ikurikizwa n’amatorero menshi yo mu burengerazuba.

Umunsi Pantekote yizihirizwaho ugenda uhindagurika. Pantekote yo mu mwaka utaha (2014) izaba taliki ya 8 Kamena 2014, naho iyo mu w’2015 ibe taliki 24 Gicurasi 2015.

Ibimenyetso

Ibimenyetso bikoreshwa mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pantekote ni ibisanzwe bishushanya Umwuka Wera, birimo umuriro, umuyaga n’inuma.

Amakuru aturuka kuri radio News One aravuga ko umuraperi w’indirimbo za Gikristo Herty Borngreat (ibumoso) washyizwe mu majwi na Gifty osei (iburyo) avuga ko uyu mugenzi we yamwishyizemo. Herty Borngreat yivugiye ko atatangajwe no kumva mugenzi we Gifty Osei avugira kuri radio ko (Borngreat) adakwiriye kujya mu irushanwa ry’indirimbo zo guhimbaza Imana ryiswe ‘Gospel Artiste of the Year’ ryateguwe na ‘Vodafone Ghana Music Awards’ (VGMA).

Abajijwe icyamuteye kuvuga ayo magambo, Gifty Osei yasubije ko umuntu wese avuga ibintu uko abibona.

Mu kiganiro ‘Gh Entertainment Show’ cyanyuze kuri radio ‘Rainbow’ yo muri icyo gihugu muri uyu mwaka, Gifty Osei aherutse kuvuga aya magambo ati “Herty Borngreat ntakwiriye kujya muri ariya marushanwa”. Uyu muhanzi kandi yanenze mugenzi we avuga ko ngo atabasha gushimisha abakunzi be iyo igihe cyo kuririmba kigeze, anenga n’indirimbo ze ndetse aca intege abazigura.

Mu kiganiro yatanze kuri televiziyo Etv cyiswe ‘Talk Showbiz’, Herty Borngreat (uzwi cyane ku izina rya Herty Rapper) yabwiye umunyamakuru Flexy ati “Ubwo namwumvaga kuri radio narasetse gusa. Biriya ni byiza kandi birasanzwe. Yabivuze uko abyumva, kandi nk’uko ubizi umuntu wese avuga ibintu uko abyumva.”

Herty Borngreat yatumiwe mu bitaramo bitatu bitandukanye muri uyu mwaka, harimo n’icya VGMA kizaba ejo taliki 18 Gicurasi 2013.

Yabaye uwa mbere mu bahanzi bitwaye neza muri uyu mwaka, aba n’uwa mbere waririmbye indirimbo nziza muri uyu mwaka ndetse aba na Gospel Artiste w’uyu mwaka.

Aherutse guhabwa igihembo cyatanzwe n’abanyeshuli bo muri Kaminuza ya Mensah.

Iki cyumweru abakirisitu hose mu isi bazaba bizihiza umunsi mukuru wa pantekote.

Mu by’ukuri iyo urebye neza usanga bamwe bawubahiriza mu rwego rw’umuhango (Liturgy). Umunsi wa pentekote usanga utazwi cyane na benshi cyangwa ngo uhabwe agaciro gakomeye, ugereranije na Noheri cyangwa pasika, nubwo ari umunsi wibukwaho ibintu bikomeye ku mateka y’itorero kuko wibutsa ivuka ryaryo.

Nagirango ngerageze gusubiza ibibazo byinshi byibazwa ku birebana na Pantekote.

Pantekote n’iki?

Kuba Kirisitu, Pantekote ni umunsi mukuru wo twibukaho kuza k’Umwuka wera mu gihe yamanukiraga bwa mbere Itorero ry’abariho mu gihe Yesu yajyanwaga mu ijuru. Mbere yisukwa ry’Umwuka wera ku munsi wa Pentekote, wabayeho nyuma gato yo gupfa no kuzuka kwa Yesu Krisitu, hariho abigishwa benshi bakurikiraga Yesu, ariko, hari hatari hagaragara iitsinda ry’abantu bari hamwe wakwita” Itorero”. Niyo mpamvu rero umuntu yavuga akurikije ibyanditswe ko ku munsi wa pentekote aribwo itorero ryatangiye. Ibi kandi ni n’ukuri mu buryo bw’umwuka, kuko Umwuka wera ariwo uhesha Itorero kuba rizima, muri make rero Pantekote ni ukwizihiza umunsi w’amavuko w’Itorero.

Ijambo Pantekote bivuga iki?

Ijambo “pentekote” ryakuwe mu rurimi rw’ikigiriki rivuga “pentekostos”, risobanura ikintu cya mirongo itanu “50”.

Abakirirsitu sibo bahimbye iri zina “umunsi wa mirongo itanu” ahubwo ryavuye mu bayahudi barikoreshaga berekeza kuri umwe mu minsi mikuru yabo. Uwo munsi mukuru w’abayuda wari uzwi kandi kw’izina ry’umunsi mukuru w’ibyumweru (Shavuot mu giheburayo). Iri zina rigaturuka mu magambo tubona mu gitabo cyo kuva 23:16, aho abantu bategekwaga kubara ibyumweru birindw,i cyangwa iminsi mirongo itanu uhereye ku munsi bibukagaho ikurwa ryaba Isirayeri, Imana ibavana mu buhake bwa Egiputa ukageza kuri uwo munsi mukuru (pentekonta hemeras) mu rurimi rw’ikigiriki.

Shavuot wari umunsi mukuru wa kabiri ukomeye mu yo Abayuda bizihizaga buri mwaka. Mu bihe bya mbere ukaba wari umunsi mukuru aho Abisirayeri biwizihizaga bishimira umugisha w’Imana utera uburumbuke, bakawita umunsi mukuru w’isarura (Kuva 23:16), nyuma baza no gutangira kuwizihiza bibuka igihe Imana yahaga Mose amategeko ku musozi wa Sinayi, uyu munsi rero ukaba ari umwihariko ukomeye kuba Kirisitu kuberako nyuma y’ibyumweru birindwi Yesu azutse, mu gihe abayuda bizihizaga Shavuot/Pentekote I Yerusalemu, Umwuka wera yasutswe ku ntumwa, abaha imbaraga zo gukora umurimo kandi ubateraniriza hamwe nk’itorero, ibyo abikorera mu maso y’abayahudi mu kubereka ko igisobanuro cyimbitse cyo kwishimira isarura, ari ukwishimira kuvuka kw’Itorero rya Kirisitu bigendana no gukizwa kwa benshi kuko uwo munsi hihannye abagera ku bihumbi bitatu iryo rikaba ari isarura rikomeye ritangiye.

Habaye iki kuri uwo munsi wa Pentekote?

Uko byagenze tubisanga muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa. Mu gice cyaho cya kabiri hatangira hagira hati “umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima (2:1), nuko umuriri ubatungura uvuye mw’ijuru umeze nkuw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo, haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo, bose buzuzwa Umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi nkuko Umwuka yabahaye kuzivuga”.(2:4).

Abigishwa ba Yesu bavuze indimi zitandukanye batize, bumvwa n’abantu benshi bari bateranye baje I Yerusalemu kwizihiza Shavuot. Ibyavugwaga muri izo ndimi byerekanaga kandi byumvikanisha imbaraga z’Imana (2:11). Abantu benshi bumvise intumwa zivuga mu ndimi zabo baratangaye barumirwa, nubwo abandi batekereje ko intumwa zasinze (2:12).

Umwigishwa witwa Petero arahuguruka avuga ubutumwa bwa mbere bw’Itorero, asobanura ibiri kuba akurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuwe na Yoweli, mu buhanuzi bwe Imana yatanze isezerano ko izasuka Umwuka wera ku bantu bose, ugaha abantu batandukanye ubushobozi bwo gukorera Imana, ibi bikaba ari bimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka. (Ibyakozwe 2:16-21; Yowelil 2:28-32).

Petero yakomeje asobanura ko Yesu yazutse kandi ko ariwe usutse Umwuka wera mu gusohoza ibyahanuwe na Yoweli (2:32-33). Mu gihe abantu babazaga icyo bakora, Petero yabasabye guhindukira bakareka ibyaha hanyuma bakabatizwa, nabo bakabona kubabarirwa ibyaha, bakanahabwa Umwuka wera (2:37-39). Mu byakozwe n’intuma hatubwira ko uwo munsi abantu 3000 bihannye (2:41). Ikibwiriza cya mbere mu mateka y’itorero cyari gifite imbaraga zikomeye.

Abakirisitu bizihiza uyu munsi bate ?

Nkuko hariho amadini atandukanye ya gikirisitu, ni nako anizihiza pantekote mu buryo butandukanye. Bamwe mu matorero agira imihango yo kwambika abayobozi bayo imyambaro ndetse no gutaka insengero zayo bakurikije ibihe, usanga muri icyo gihe bahinduye bamwe bambaye amabara atukura, insengero bazitantsemo ibitambaro bitukura, bashaka kwerekana umuriro nk’ikimemyetso cy’Umwuka wera.

Abandi bagerageza guhimba indirimbo zijyanye niby’Umwuka wera, ndetse n’abigisha bakagerageza kuwuvugaho bamwe mu gahe gato abandi bagafata umwanya munini wo kwigisha ibirebana n’Umwuka wera. Abandi bagerageza gukora imihango y’idini kuri uwo munsi nko kubatiza, gukomeza n’ibindi….

Ariko se muby’ukuri mu buryo bw’umwuka pantekote yaba isobanura iki? Ni iki Imana yaba yifuza kandi yiteguye gukora mu matorero yacu no mu buzima bwacu mu gihe cya Pentekote, twebwe se n’amatorero yacu turasabwa iki ngo tugendere neza mu mugambi w’Imana? (biracyakomeza).

Pastor KAZURA B Jules

Gushyingira umukobwa w’umwangavu ni nko kumwica... N’ubwo gushyingira abana birimo kugabanuka, imibare igaragaza ko miliyoni 100 z’abakobwa bakiri bato bashyingirwa bataruzuza imyaka 18. Abakobwa bashyingirwa ntacyo baba bazi ku bijyanye no guhuza ibitsina, ku bwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuri VIH/SIDA.

Carol Bellamy wahoze ari diregiteri ushinzwe ibikorwa muri UNICEF yaravuze ati «guhatira abana gushyingirwa bakiri bato, cyane cyane abakobwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo no ku mutima».

Kuva mu bwana ukagera ku kigero cy’ubukure utanyuze mu bwangavu (adolescence), gukorerwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, kutagira uburenganzira bwo kwisanzura no kudahabwa amahirwe yo gukura neza bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe no ku mutima ku bana b’abakobwa.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ubukene ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma abakobwa bashyingirwa ku gahato. Ababyeyi bakennye bemera gushyingira umukobwa wabo bakurikiye inkwano, kugira ngo izafashe umuryango wose. Ikindi ababyeyi babikorera, ni ukwirinda ko uwo mwana azatwara inda y’indaro.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu duce twa Afurika twibasiwe n’intambara hakunze kugaragara uyu muco wo gushyingira abana b’abakobwa ku gahato. Ibi ngo ni ukugira ngo batazava aho bafatwa bunyago bakagirwa imbata, bakaba abana bo mu muhanda cyangwa bagasambanywa ku ngufu. Ariko n’ubwo babikora bibwira yuko ari ukubarinda, bigira izindi ngaruka zikomeye: guhohoterwa n’abo bashakanye, gusama mbere y’igihe no kubyarira ku muziro nta gikurikirana y’abaganga, kwandura SIDA…

Kubera gutinya kwandura SIDA, byatumye abagabo bamwe bo mu bihugu bya Afurika bashaka kurongora abakobwa bakiri bato kandi b’amasugi. Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwagaragaje ko nibura abakobwa 25% batwite batarageza ku myaka 17 baba babana n’ubwandu bwa SIDA.

Ingaruka zo gutwara inda mbere y’igihe ziragaragara: umugore aba ashobora gupfa ku buryo bworoshye, abyara bimugoye kandi aribwa cyane, umwana avukana ibiro bike kandi akaba ashobora gupfa.

Buri mwaka hashyingirwa abangavu bagera kuri miliyoni 14, kandi 90% by’abagore bashyingiwe bakiri bato babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Buri munsi hapfa abagore batwite bagera kuri 1,600 n’abana bagera kuri 10,000 bapfira mu ivuka. 99% by’abagore bapfa bari ku nda na 90% by’abana bapfira mu ivuka baba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Abo bagore bashyingirwa bakiri abana ntibaba bazi neza kwita ku bana. Icyongeye kuri ibyo, ntibaba babasha kubabonera ibyo bakeneye.

«Urugogwe rugwira aba bana b’abakobwa rushobora kugera ku kigero gikabije. Ibi byagaragaye muri Nigeria, aho umwana w’umukobwa yarongowe afite imyaka 12 yagiye agerageza kenshi guhunga urugo kugeza ubwo umugabo amuciye amaguru yombi agapfa.» Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe mu mujyi wa Florence (Italy).

Album nshya groupe Hillsong United iherutse gusohora yise ‘Zion’ yari yasakaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibarirwa muri album 5 za mbere.

Zion yagurishijweho amakopi asaga 35,000 muri Amarika nyuma y’icyumweru kimwe gusa igiye ku isoko.

Muri icyo cyumweru kandi ni bwo begukanye umwanya wa mbere nyuma y’amajonjora yari amaze iminsi aba. Abandi bahanzi baje kuri urwo rutonde ni Bruno Mars, Mumford & Sons, Macklemore na Ryan Lewis.

Muri icyo cyumweru ni na bwo album Zion yaciye agahigo iza ku mwanya wa mbere mu marushanwa yateguwe na ARIA muri Australia, igurisha amakopi agera kuri 6400.

Muri ayo marushanwa, Hillsong yavanye ku mwanya wa mbere Nick Cave na The Bad Seeds.

Zion yaciye agahigo, iza ku mwanya wa 39 mu marushanwa yabereye mu Budage, no ku mwanya wa 10 mu yabereye mu Bwongereza.

Album ya Hillsong yasohoye mu w’2011 yise Aftermath yaje ku mwanya wa mbere mu marushanwa y’indirimbo za Gikristo zasohotse muri uwo mwaka, iza ku mwanya wa 17 mu ndirimbo 100 zazaga ku mwanya wa mbere (Top 100).

Uko ubuzima bwanjye nabweguriye Yesu!

Nenda kuzuza imyaka 8 ninjiye mu idini Gatolika. Umuturanyi wanjye wari akijijwe yajyaga ajya gusengera mu itorero ry’ivugabutumwa, agakunda kuntumira. Mama amaze kunyemerera natangiye kujya njya gusengera muri iryo torero, nkumva ijambo ry’Imana rikanyubaka cyane.

Mfite imyaka 10 ababyeyi banjye barimutse, biba ngombwa ko dusiga wa muturanyi tujya kuba mu wundi mujyi. Nabashaga kugenda jyenyine nkajya gusengera mu idini Gatolika, kuko hatari kure cyane y’aho twari dutuye. Njya mu misa nabashaga kwitegereza neza impande n’impande, maze rimwe ari ku cyumweru mu gitondo nyura ku nzu nto yari yanditseho ngo "itorero ry’ivugabutumwa". Nasubiye mu rugo njya kubwira mama ibyo mbonye, musaba kujya gusengera muri iryo torero muri icyo gitondo na we aranyemerera. Nakomeje kujya njya gusengerayo, maze nza kwakira Yesu nk’Umwami wanjye n’Umukiza.

hanyuma y’aho mukuru wanjye w’imfura yatangiye kujya ajyana nanjye gusengera muri iryo torero, na we yakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Hakurikiyeho mama, nyogokuru, marume na babyara banjye. Abo bose barapfuye, hasigaye jyewe na mukuru wanjye. Amahirwe ni uko bari barakiriye Yesu.

Ubu nimariye muri Yesu, kandi icyo nifuza ni ukumubera umwizerwa. Imana ni nziza, yankoreye byinshi kandi izagumana nanjye nk’uko yabitangiye. Sinzayivaho, n’ahaterera, nzaharanira gukora ku ncunda z’imyenda ye nka wa mugore wari imugongo.

Menya impamvu rusange zigaragara mu matorero ashyize hamwe.
Nanyuze mu nzira yoroshye. Nakoze urutonde rw’amatorero asaga 30 nzi ko arusha andi gushyira hamwe.

Amwe muri ayo matorero nahoze nkorana na yo. Icyakurikiyeho, nakoze urutonde rw’amatorero asaga 40 arimo ibice (kuyabona biroroshye). Kuva icyo gihe natangiye kwisubiza ibibazo nagiye nibaza: Ni iki gituma iri torero riboneka ko rishyize hamwe? Ni iki gituma iri torero riboneka ko ririmo ibice?

Nafashe izo ntonde uko ari ebyiri ndazigereranya ngo ndebe ibyo zitandukaniyeho. Maze kubivuga no kubikora byose, nabonye ibimenyetso birindwi.

1. Kuyoborwa n’umupasiteri umwe igihe kirekire.

Natangajwe no gusanga igihe cyo hagati (moyenne) umupasiteri ayoboye itorero rimwe muri ayo matorero ari imyaka 8.2, mu gihe mu matorero arimo ibice pasiteri yabaga ayoboye imyaka 2.1.

2. Inama ngufi kandi nke ziharanira inyungu (business).

Byagaragaye ko amatorero afite ubumwe agira inama zigamije inyungu rimwe mu mwaka, mu gihe amatorero arimo ibice bagira bene ayo Manama incuro enye (4) mu mwaka. Muri ayo matorero arimo ibice, ane agira amanama agamije inyungu buri kwezi.

3. Kuringaniza amaminisiteri.

Kuringaniza amaminisiteri mu banyamuryango n’amavuna ku batari abanyamuryango n’abatizera. Sinavuga yuko ayo matorero yaringanije amaminisiteri 50-50, ariko mu by’ukuri amatorero afite ubumwe habonetsemo amaminisiteri y’amavuna kuruta mu matorero arimo ibice. Amatorero arimo ibice yashyiraga imbaraga nyinshi ku bayoboke bayo gusa.

4. Kwishimira cyane Abakristo bashya.

Mu matorero afite ubumwe, umunezero mwinshi wumvikanaga iyo bumvaga yuko hari abantu baje kuri Kristo. Mu materaniro yabatijwemo abizera bashya bagera kuri 14, hari umunezero ufatika. Mu matorero arimo ibice banezezwaga n’inyubako kurushaho.

5. kwibanda ku matsinda mato cyangwa Ishuli ry’icyumweru (Sunday School).

Amatorero afite ubumwe yashishikarizaga buri wese kujya mu matsinda cyangwa mu ishuli ry’icyumweru. Amatorero arimo ibice aba afite izo minisiteri, ariko si yo baba bashyize imbere.

6. Kwibanda ku guteranira hamwe.

Abakristo bo mu matorero ashyize hamwe bateranira hamwe kenshi. Amatorero arimo ibice ntibagenza batyo.

7. Minisiteri nyinshi ziyoborwa n’Abakristo basanzwe.

Minisiteri nyinshi, hatavuyemo inini n’iz’ingenzi kurusha izindi, zari ziyobowe n’Abakristo basanzwe mu matorero arimo ubumwe.
Amatorero arimo ibice akora imbusane y’ibi: avuga yuko minisiteri yose igomba kuyoborwa n’umuyobozi.

Birumvikana, sinzi icyabateraga kuvuga batya.

Hari icyo ubonyemo cyaba kizana ubumwe cyangwa ibice mu itorero ryawe?

Nari nka Dawidi wavuze ati “Ngicecetse, amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira” Zaburi 32:3. Kuva mu bwana bwanjye, nabayeho mu kwizera Imana. nari Umukristo usanzwe, nta bibazo nahuye na byo byabashaga guhungabanya kwizera kwanjye. Hashize imyaka mike, nagize ikibazo gikomeye kigamije guhungabanya kwizera kwanjye. Uko ibihe byagiye bihita, natangiye gushidikanya Imana no kuyitera icyizere muri jyewe no mu bandi.

Nisanze ngeze aha Eliya ubwo yari mu butayu atagishaka kubaho. Numvaga nta cyo maze, nari ndwaye mu ruhu. Numvaga ntacyifuza kubaho. Numvaga nta muntu nshaka kubona. Narakaraga vuba, nkahora ndemerewe n’umutwaro numva ntashaka kubaho. Nta nama nemeraga. Nari mu busharire budashira. Nari ku munwa w’urwobo, ubuzima butakinezeza. Numvaga nenda kwiyahura.

Igihe kimwe hari ku cyumweru taliki 1 Nyakanga 2012, muri jyewe habaye ikintu kidasanzwe. Kuko ntari nshyibashije, narirekuye. Nakinguye umutima wanjye, umutima wanjye n’ubuzima bwose mbyegurira Umwami Yesu, mukorera wa mutwaro nari nikoreye. Nafashe umwanzuro wo kumuha ibintera ubwoba byose, imibabaro, uburakari, ibyari bimbabarije umutima, abana banjye, umugabo wanjye, mbese ibigize ubuzima bwanjye byose. Yesu yanteruye mu biganza bye, kandi yari azi yuko ntabasha kumuvaho. Bukeye mu gitondo, numvise ntakanye mfite amahoro asesuye.

Nongeye kugarura ubuzima nyuma y’iminsi ibiri, ubwo nari ngiye gusura incuti twasengenaga. Ubwo twaganiraga, namenye ko izo mpinduka n’amahoro bivuye ku Mana kuko nari nayikinguriye umutima wanjye. Kuva uwo munsi nakomeje kwizera ko Yesu atuye muri jye, nkomeza gusabana na we cyane. Mu minsi yakurikiyeho, nabashije gusaba Imana imbabazi ndira, nihana igihe nataye, nihana icyo nagombaga kuba cyo ariko ntabaye cyo, nihana kwiyobora, kwiheba, kubura umunezero no gutinya.

Ubu ubuzima bwanjye bwose bwarahindutse, umunezero wanjye wuzuye amahoro n’ibyishimo. Nongeye gusubirana icyizere cyo kubaho, ubuzima ntibukinteye ubwoba. Ibimbabaza byose, ibintera ubwoba n’agahinda, ibindakaza n’ibyankomerekeje mu gihe cyashize ntibikindangwaho. Narabohowe rwose, mfite amahoro n’ubuzima bwiza. Mfite umunezero n’icyizere. Kristo atuye mu mutima wanjye no mu buzima bwanjye, kandi sinzamuvaho. Mu minsi ya mbere byari nk’umugezi w’amazi y’ubugingo utemba muri jye, kandi sinabashaga kuwuhagarika. Imana nyifitiye inyota nyinshi, gusoma ijambo rya yo no kugendana na yo. Ndifuza kugaburira ubugingo bwanjye. Bibiliya ni ijambo ry’Imana rizima, kandi mbona rwose ko ari ijambo ry’Imana. imana ni iyanjye, kandi ivugana nanjye. Ubu ndizera ko Yesu ampetse, ko ndi umwana we.

Uwo ndi kumwe na we ni munini kandi ashobora byose, kuko Imana ishobora byose. Ndizera ko mu binkomerera aba hafi yanjye. Ibyiringiro byanjye byose biri muri we. Ubugingo bushya nahawe bwamfashije gusaba imbabazi bagenzi banjye, na zimwe mu ncuti zanjye, no guhamya ubwo bugingo bushya nahawe kuko nagiriwe ubwo buntu. Ubwo buntu nagiriwe ndifuza kubusangira n’abo nkunda, n’abo Yesu azagenda shyira mu nzira nyuramo.

Ubu mbasha kuvuga nka Yobu nti “Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba” Yobu 42:5. Ndashimira abansengeye bose, nshimira n’Imana yanshubije.

Igihembo gihabwa abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana cyiswe “Africa Gospel Music Awards (AGMAs)” cyagarutse. Ku wa gatandatu taliki 6 Nyakanga 2013 ni bwo amarushanwa ateganijwe muri iyi mpeshyi, biteganijwe ko azaba arimo itoto, Umwuka no guhimbaza mu buryo budasanzwe. Amarushanwa ateganijwe kubera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza Queen Mary’s University mu gihugu cy’Ubwongereza, abarimo kuyategura bakaba batangaza ko rizaba ari ijoro ritazibagirana, ngo kuko hazaba hateraniye imbaga y’abakunzi bayo batari bake baturutse impande zose.

AGMAs ni igihembo cya muzika gitangwa buri mwaka, hagamijwe gushimira abahanzi nyafurika baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana no guhuza abahanzi ba kera n’ab’ubu baturutse ku isi yose. Ku ncuro yawo ya kane muri uyu mwaka, uyu muhango w’akataraboneka urateganya guhuza abahanzi bafite impano zikomeye.

Mu bazitabira aya marushanwa harimo abahanzi nka Tehila Crew (Nigeria) Cwesi Oteng (Ghana), Dena Mwana (DR Congo), Charisma Hanekam (South Africa), Jackie Mugabo (Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’Ubwongereza), Pappy Messages (DR Congo/UK), PK Boadi (Umunyagana uba mu gihugu cy’Ubwongereza), Josephine Atanga (Umunyakameruni uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika), Beatrice Muniu (Umunyakenya uba mu Bwongereza), Isabella Uzodike (Umunyanijeriya uba mu Bwongereza), Isaac Frempong (Umunyagana uba mu gihugu cy’Ubwongereza), Myco Chris (ukomoka mu gihugu cy’Ubuganze uba mu Bwongereza), na JayEss. Hazaba hari abakinnyi ba comedy nka MC Mark, Televiziyo y’ibiganiro byo guhimbaza Imana ‘Praise Asemota’ n’umuhanga mu kuramya no guhimbaza Shola Victor-Sajowa.

Muri iryo joro, irushanwa AGMA 4 rizatanga ibihembo bitandukanye ku bantu cyangwa imiryango bazaba batowe n’imbaga y’abakunzi ba AGMA 4. Abanyacyubahiro (VIPs) bazitabira aya marushanwa bazabanza kwakirwa bahabwa umusogongero, hakurikireho kwiyereka abashyitsi bose, aho abakunzi ba muzika baturutse mu mpande zose z’isi bazaba bishimira igitaramo giteye ubwuzu cy’abahanzi ba b’indirimbo zo guhimbaza Imana b’Abanyafurika.

Ndashima Imana cyane yakijije ubugingo bwanjye. Ndi umunyeshuli muri Kaminuza Gatolika y’i Nairobi (Kenya). Niga mu mashuli yisumbuye, ubuzima bwanjye bwari bubi cyane. Naranywaga nkasinda, nkanywa n’itabi ryinshi, ariko ndashima Imana yampishuriye ko ibyo nagenderagamo nta cyo byanyunguraga ahubwo byanteshaga agaciro n’icyubahiro.

Umutima wanjye wahindutse ubwo nari mu rusengero, pasiteri akigisha ku nsanganyamatsiko yise “ubusambanyi.” Nahise negurira Yesu ubuzima bwanjye. Hari mu ntangiro z’umwaka. Ndabishimira Imana cyane kuko ubu incuti zose nari mfite zatwaye inda z’indaro, benshi bava mu ishuli.

Imana yangiriye neza mu bugingo bwanjye bwose. Ndayishima ko yankijije, ikangira icyaremwe gishya. Ubugingo bushya naherewe muri Kristo bwarandyoheye kurusha ikintu cyose cyigeze kiba mu buzima bwanjye. Mana, warakoze gukiza ubugingo bwanjye!

Nkuko twabitangarijwe na Jules Munyampeta, umwe mubayobozi biri tsinda riyobora kuramya no guhimbaza kuri Women Foundation ry’urusengero Noble Family Church ryitwa “Precious Stones”, iki giterane cyo guhimbaza Imana kibaba kibaye ku nshuro ya gatatu bongera gutegura iminsi irindwi yo kurama no guhimbaza Imana. Insanganyamatsiko ikaba ari “Coming back to heart of worship” bisahatse gusobanuta ngo “Garura umutima wo kuramya no guhimbaza”

Icyi cyumweru cyo gushimba Imana, kizatangira kuwa gatanu, tariki ya 24/05/2013, kuva saa kumi z’umugoroba cyirangire kuwa gatanu tariki ya 31/05/2013, buri gihe saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro niyo masaha kizaba kiba (16h00-20h00’). “Buretse twebwe Precious Stones Worship team twateguye icyi giterane cyo kuramya Imana no kuhiyimbaza, tuzifatanya na Gaby Irene Kamanzi, Arsene Manzi, Pst Julienne Kabanda, Rene Parick, Damascene, David na Apostles Apolinaire kuva Burundi na Pst Josua Karundi na G-Way kuva Uganda”. Ayo ni amagambo ya Jules.

Dusoze iyi nkuru tubamenyeshako icyi giterane cy’indirimbo z’Imana kizabera ku cyicaro cya Women Foundation Ministries ku rusengero rwa Noble Church Kimihurura, kandi hakazaha kuramya Imana no kuyihimbaza ku buryo bw’umwimerere, kwinjira bikaba ari ubuntu. Jules yatubwiyeko mu rwego rwo gufasha abahanzi hazabaho no gucuruza ibihangano byabo buri munsi, hari ahantu bageneye icyo gikorwa ku buryo buri wese ukeneye CD, DVD n’ibindi bihangano by’abahanzi yabibona kandi bidahenze, agashigikira abahanzi kandi ateza imbere umurimo w’Imana.

Ndashaka kubabwira ko nkiri muto ntaranashaka nakoraga ibinjemo byose. Ikibabaje, si uko nagombaga kubigenza. Nk’uko biri ubu, mfite inshingano n’ibyo ntegetswe gukora, nkagira n’imitwaro nikoreye. Ibi byose bituma mpora nibaza nti “Ariko igihe cyose nagiraga cyagiye he?”

Umurimo ukora si cyo kibazo, ahubwo gukoresha neza igihe ni intambara. Ikibazo kivuka iyo utubahirije inshingano n’ibyo utegetswe gukora. Icyo bikuzanira ni akavuyo n’umunaniro. Kugira ngo ukore neza umurimo kandi ukoreshe neza igihe cyawe, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma ukareba ku ngengabihe yawe:

1. Ukita kuri bike: Isuri isambira byinshi igasohoza bike! Ite ku bintu bike ushobora gusohoza wowe ubwawe. Niwita kuri bike ushoboye gusohoza, uzagera kuri byinshi mu murimo urimo gukorera Imana. Ibindi ubiharire abakorerabushake n’andi matsinda y’ubuyobozi abishoboye.

2. Ukiga “GUHAKANA”: It’s flattering to receive invitations and offers, especially when they can lead to big opportunities. While it’s not always easy to say “NO,” what it will do is protect you from overcommitting. To discern what to accept and what to turn down, figure out what will move you towards your vision and what will pull you away.

3. Ukabanza ibyihutirwa: Kugira ngo ukore neza, ugomba kubanza kumenya ICYIHUTIRWA, IGIFITE UMUMARO N’IKIDAFITE UMUMARO. Nuvangura inshingano n’ibyo utegetswe gukora, ntuzaterwa ubwoba n’ubwinshi bw’ibyo ugomba gukora mu ntumbero yawe. Kora urutonde, urushyire iruhande rwawe ujye ururebaho kenshi.

4. Ukaruhuka: Egera abandi muganire kuri gahunda wihaye n’intego ufite. Basabe ibitekerezo. Ni byiza kandi gukora gahunda n’ubwo waba nta gihe ufite, kugira ngo bigufashe kwegera Imana. Niwumva nta gihe ufite, icyiza ni uko waruhuka ugategereza kuyoborwa n’Imana.

Buri gihe uba ufite igihe. Ikibazo ni iki “Igihe cyawe ugikoresha ute?” Buri gihe ujye ureba kuri ya gahunda wihaye, usubire mu nshingano zawe, ibitari ngombwa ubigabanye. Nubasha kugira icyo wongera kuri yan ngengabihe yawe, ujye ucyongeraho ukore icyo Imana yaguhamagariye wishimye.

Muri ibi byose uko ari bine ni ikihe kigukomerera ku bijyanye no gukoresha neza igi cyawe?

Maze igihe kirekire ndi Umukristo. Mu bwana bwanjye nari mfite umuriro mu itorero nasengeragamo, ariko maze kuba ingimbi ntangira gucika intege, ntangira gushidikanya no kutizera mu mutima wanjye. Nihatiye kwizera Yesu, ariko ndanga mba umuhakanyi.

Natangiye gukina urusimbi no kwishora mu busambanyi, mara imyaka myinshi ndi umunyabyaha. Nahoraga mfite ubwoba, umutima waramvuyemo. Buri cyumweru najyaga gushaka indaya zo gusambanya. Nari nzi neza mu mutima wanjye ko ari bibi kandi ari icyaha. Umunsi umwe incuti yanjye yansabye kuyiherekeza muri Tayilandi gusambanirayo muri weekend no gukora ibindi byaha.

Nemeye ntemeye, ariko ndanga ndagenda. Numvaga nzakodesha indaya nkayimarana iminsi ibiri, ariko mbere y’uko njya muri Tayilandi nasenze Yesu Kristo musaba ngo ampe imbaraga kandi aneshereze ibishuko binshora mu busambanyi. Tumaze kugera muri hoteli, ako kanya hahise haza umugore ushakira abakiriya indaya. Jyewe naya ncuti yanjye twakodesheje indaya y’ijoro ryose, ariko ngiye gusambana na yo numva ijwi rincumise mu mutima rimbwira riti “URAMENYE”. Ako kanya nahise menya yuko ari Umwuka Wera uvuganye nanjye. Irari ry’ubusambanyi ryahise rishirira aho. Nahise nirukana ya ndaya, ako kanya mpita numva amahoro agarutse mu mutima wanjye. Sinongeye kuremererwa n’umutwaro w’ibyaha.

Ndashima Yesu, icyubahiro cyose kibe icye. Yanshoboje kunesha icyaha cy’ubusambanyi. Yesu ntajya ananirwa. Ku Mana byose birashoboka. Amen.

Leta ya Minnesota izaba ibaye iya 12 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itoye itegeko ryo gushyingira ababana bahuje ibitsina.

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru USA Today, Leta ya Minnesota izaba ibaye iya 12 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itoye itegeko ryo gushyingira ababana bahuje ibitsina ubwo Guverineri Mark Dayton azaba amaze gusinya itegeko ryatowe na Sena. Iri tegeko ryatowe muri Sena ku majwi 37–30, mu gihe Guverinoma yari yaritoye ku majwi 75–59. Iri tegeko ryatowe rizemerera ababana bahuje ibitsina gutangira gusezerana imbere y’amategeko guhera taliki 1 Kanama.
Dayton yavuze ko gutora iri tegeko ari "imwe mu mpinduka z’ingirakamaro ku muryango-nyamerika."

Mu byumweru bibiri bishize, Leta ya Rhode Island yabaye iya 10 mu gutora iri tegeko, naho Delaware iba iya 11. Muri Illinois, itegeko ryo gushyingira ababana bahuje ibitsina ryatowe muri Sena ariko ritegereje gutorwa muri Guverinoma. Kugeza ubu, 18% by’igihugu cyose byifuza gushyingiranwa bititaye ku gitsina.

ABC News yasobanuye ko uburyo iri tegeko ryatowe muri Sena ya Minnesota butandukanye n’uko ryatowe ahandi kuko yasobanuye ko rijyanye no “gushyingirwa imbere y’amategeko” byaba mu rukiko cyangwa mu gusaba no gukwa.

Ku wa mbere Senateri Scott Dibble yatangarije urubuga ikinyamakuru USA Today mu nyubako ya Sena ati “Ibi bikozwe mu rwego rwo gushimangira ko amategeko yacu n’amabwiriza arebana no gushyingirwa imbere y’amategeko, no gukomeza iryo tandukaniro kugira ngo turebe ko iri tegeko ritabangamiye imyizerere n’imigenzo ya Gikristo”.

Yakomeje agira ati “Iri tegeko riremeza ibyari bisanzwe ari ukuri kandi byakomeje kugaragara ko ari ukuri, yuko amategeko arebana no gushyingirwa ari amategeko y’umuryango, atinjira mu buzima bw’abatsimbaraye ku myizerere y’amadini n’imigenzo yayo.”

Abakristo basaga 60% bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko, naho abasaga 80% bimukirayo ku buryo butemewe n’amategeko.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ryiga ku banyamadini n’ubuzima bw’abaturage muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “The Pew Forum on Religion and Public Life” bugaragaza ko imyimukire y’Abakristo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igenda ihindura isura. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko Abakristo bakomeza kuruta abandi bose bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko bashaka kwiberayo. 61% by’abasuhukiye muri Leta Zunze z’Amerika mu mwaka 2012 bari abizera.

Nyamara ibi bigaragaza ko imibare yagabanutse, kuko mu mwaka w’1992 abahawe amakarita abemerera gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azwi ku izina rya Green Card bari Abakristo. Ikigereranyo cy’imibare y’Abakristo cyavuye kuri 19% kigera kuri 25% mu gihe cy’imyaka 20 gusa. Igipimo cy’abinjira muri Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko batagira idini cyagumye kuri 14%.

Mu gihe abimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo bwemewe n’amategeko baturuka mu bihugu byose byo hirya no hino ku isi, ubushakashatsi bwagaragaje ko abimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo butemewe n’amategeko baturuka cyane mu bihugu bya Caraibe no muri Amerika y’Epfo, abenshi muri bo (80%) bakaba ari Abakristo. Aba baruta umubare w’Abakristo bose batuye muri Leta Zunze Ubumwe zAmerika, kuko mu mwaka w’2010 bari 80%.

Ikigereranyo cy’Abakristo bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyakozwe hifashishijwe kwiga imibare y’ibyavuye kigo gishinzwe umutekano wa ba kavukire (Department of Homeland Security) n’amakuru yakusanijwe n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku bimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “ThePew Research Center’s New Immigrant Survey” mu bushakashatsi cyakoze mu mwaka w’2003.

Hakurikijwe ibyavuye mu bushakashatsi, umubare w’abimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahabwa ibya ngombwa by’imiturire wakomeje kwiyongera kuva mu mwaka w’1945. Bavuye kuri 250,000 ku mwaka (1950) bagera kuri miliyoni 1 ku mwaka mu myaka 20 ishize. Muri icyo gihe, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemereye Abakristo bagera kuri miliyoni 12.7 kwimukirayo.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza abatanga umusaruro mwinshi mu madini.

Muri Amerika, abatanga kimwe mu icumi bagera kuri miliyoni 10. Abo batanga imfashanyo zisaga miliyari 50 z’amadorali ku mwaka, bafasha amadini n’abatishoboye. Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itanu bwibanze ku bukungu, gutanga n’ibya mwuka ku bantu bagera kuri 4,413 batanga imfashanyo zingana n’(cyangwa zisaga) 10% buri mwaka.

Abakoreweho ubushakashatsi bavuye muri Leta zose uko ari 50, mu matorero yose no mu nzego zose. Raporo yose y’ibyavuye mu bushakashatsi yiswe "Ukuri 20 ku batanga kimwe mu icumi" itanga amakuru y’ingenzi akubiye ku mapaji 27 ku bijyanye n’iri tsinda ry’abantu b’umumaro ku itangazamakuru, abapasiteri, itorero n’abayobozi b’imiryango idaharanira inyungu.

N’ubwo abenshi mu batanga 10% cyangwa bisaga batifata nk’abatanga kimwe mu icumi kuko ari inyigisho yo mu Isezerano rya Kera, hashize igihe kirekire uyu muco ukomeje kugaragara ku Bakristo bafite ubushake kandi ababarirwa mu mamiliyoni baracyawukomeje kugeza ubu.

Dore iby’ingenzi mu byavuye mu bushakashatsi:
• 77% by’abatanga kimwe mu icumi batanga 11%-20% (cyangwa bisaga) ku byo binjiza, bakarenza ikigero fatizo cy’10%.
• 97% babigira intego nyamukuru gutanga mu itorero ryababyaye
• 70% batanga kimwe mu icumi cy’imishahara minini aho gutanga icy’imishahara bakira mu ntoki
• 63% batangiye gutanga 10% (cyangwa bisaga) kuva mu bwana kugeza ku myaka 20
• Abatanga kimwe mu icumi bagira amadeni make ugereranije n’abandi bantu, kandi baratunze rwose kurusha Abakristo badatanga kimwe mu icumi. 80% by’abatanga kimwe mu icumi nta madeni bagira atishyuye; 74% ntibatega imodoka; 48% bafite inzu zo kubamo, naho 28% nta deni na rimwe bagira.

Igituma Abakristo badatanga kimwe mu icumi banga gufasha:
• 38% bavuga ko batabivamo;
• 33% bavuga ko bafite amadeni menshi;
• 18% bavuga ko abo bashakanye babyanze

Brian Kluth washyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi avuga ko "N’ubwo gahunda yo gutanga kimwe mu icumi imaze imyaka n’imyaniko, bake cyane ari bo babashije kumenyekanaho uyu muco wo gutanga. Ku ncuro ya rmbere, ubushakashatsi bwacu bwinjiye mu mizi y’itsinda ry’ingirakamaro ry’abatanga ibyabo mu madini. Hatabayeho gutanga n’umutima ukunze, amatorero menshi n’imiryango idaharanira inyungu yafunga imiryango."

Pantekote ni umunsi ukomeye cyane mu buzima bwanjye, cyane ko mu minsi yegereza Pantekote niyumvamo ishyaka ryinshi ku murimo w’Imana ndetse ngafata akanya nkanabisengera kugirango nanjye Imana inyongeremo imbaraga.

Gusa Pantekote y’uyu mwaka irantangaje cyane, kuko ni ubwa mbere stade yuzura abantu bakicara no hanze ya stade. Ariko na none ngereranije n’ahandi nko mu Burundi usanga bitabira cyane kuruta mu Rwnda, ku buryo u Rwanda rutari byibuze no ku kigero cya 1/2 cyo mu Burundi. Gusa nanone mu Rwanda turakuze mu rwego rw’agakiza.

Pantekote kuri twe ni umunsi mukuru cyane, dore ko itorero ryacu rya ADEPR ari ho rishingiye, bityo rero tuwufata nk`umunsi ukomeye mu buzima bwacu bwa gikristo.

Gusa uyu mwaka njye na bagenzi banjye barimo Timamu Jean Baptiste, Rudahezwa, Theo, na Rushema nk`abahanzi baba muri ADEPR twari twateguye indirimbo y`umwihariko ivuga ku Mwuka Wera, kandi Imana yaradufashije byagenze neza cyane.

Kugira indangamuntu ni ingenzi. Indangamuntu igaragaza amazina yawe, n’umwirondoro wawe… Ni ngombwa rero kumenya uwo uri we, kuko inkomoko yawe ari yo iguhesha umurage.

Mu buzima bwacu bwa Gikristo na ho ni uko. Tugomba kumenya abo turi bo muri Kristo, tukanamenya inkomoko y’umwana w’Imana n’umurage we wose kugira ngo tubeho nk’uko Imana idufata.

Ijambo ry’Imana rivuga ko turi abana b’Imana. mu by’ukuri, Yesu Kristo yatubereye incungu kugira ngo tube abaraganwa na we ubwami bw’Imana.

Uri umwana w’Imana rero, uko ni ko uri.

Nyamara ikibazo ni ukumenya niba mu buzima bwawe bwa buri munsi wizera ko uzinjira mu bwami bw’Imana? Mbese wamaze kwambara uwo mubiri w’umwana w’Ubwami? Mbese uri ambasaderi w’ijuru ku isi kugira ngo ube uhagarariye ubwami bw’ijuru hano mu isi?

Iyo ambasaderi ageze mu gihugu cy’amaganga, ahagararira igihugu cye kandi ibyo bigomba kugaragazwa n’ibyo akora n’uko yitwara.

Uhagararira ute ijuru mu isi iminsi yose yo kubaho kwawe?

Mbese ufite ingamba zo kurengera indangagaciro z’ubwami bw’Imana mu isi aho uri?

Mbese ujya wibuka gucana umucyo w’Imana aho utuye?

Mbese abandi bakuzi nka ambasaderi w’ijuru mu isi?

Ndakurarikira kwambara imyambaro y’ubwami, no kumurika umucyo w’Imana aho yagushyize kugira ngo umwijima utugose uhunge.

Koresha ububasha uhabwa n’ubwami kugira ngo ubwiza bugote aho uri hose.

Menya gukoresha umurage wawe nk’umwana w’Imana, kugira ngo ubeho mu buryo budasanzwe ureme ibitariho ku bwo kwizera no kwiringira So wo mu ijuru.

Ufite ubutunzi bwose, kuko ifeza n’izahabu ari iby’Imana. Ku bwo kwizera rero uri umutunzi. Yesu Kristo umuvandimwe wawe yarakuneshereje, kuko ku musaraba yavuze ati “Birarangiye!” Aragusaba kwizera byose uheshwa n’uwo uri we nk’umwana w’Imana, ukaba umwami, umwamikazi, igikomangoma cyangwa igikomangomakazi.

Ndakurarikira kwita ku migisha yose iva mu ijuru, no kwamamaza amasezerano yose Imana yaguhaye nk’umwana w’ijuru. Wikwemera ko Satani akuriganya, ahubwo tangira wizere icyo Imana ivuga ko uri cyo. Uri umwana ukundwa n’Imana, uwo ni wo murage wawe, ni na we uri we muri Kristo. Fata umwanzuro rero wo kubaho nk’uhagarariye ubwami bw’Imana. Ubura amaso, ubeho nka ambasaderi w’ijuru mu isi kugira ngo uzane icyubahiro cy’Imana aho uzaba uri hose.

Dominique Dumond

Ibitero byibasiye Abakristo muri Tanzania byakomeje gufata indi ntera mu mwaka ushize. Byinshi muri ibi bitero byibasiye ikirwa cya Zanzibar gituwe na 90% by’Abisilamu. Abakristo batuye kuri icyo kirwa babonye ko bugarijwe n’ibitero mu mpande zose haba mu muhanda, mu ngo no mu nkiko. Ibitero byariyongereye ku buryo bukabije, kugeza n’ubwo abayobozi b’itorero bagiye bicirwa imbere y’amatorero yabo barashwe n’abantu batazwi bivugwa ko bakorana n’intagondwa z’Abisilamu zikorera muri ako gace.

Taliki 5 Gicurasi uyu mwaka, igisasu cyatewe mu kiliziya ya St Joseph iri mu mujyi wa Arusha cyahitanye umugore w’imyaka 45 y’amavuko, gihitana n’umuhungu w’imyaka 16 ndetse n’umukobwa w’imyaka 12. Mu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi harimo Abanyatanzaniya 2 n’abanyamahanga 4. Amakuru avuga ko umwe yari uwo muri Arabia Saudite, abandi 3 bakaba bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariko kugeza ubu umwe muri bo ukomoka mu gihugu cya Tanzania akaba ari we ukiri mu buroko.

N’ubwo ibitero by’intagondwa z’Abisilamu byibasiye igihugu cya Tanzania, ikirwa cya Zanzibar na cyo ngo nticyorohewe n’intagondwa zo mu mutwe wa Uamsho. Uamsho ni umutwe w’Abisilamu ubahamagarira kwishyira hamwe no gukwirakwira kirya no hino (Association for Islamic Mobilization and Propagation). Uyu mutwe wakomeje kugaba ibitero by’iterabwoba ku Bakristo batuye ku kirwa cya Zanzibar guhera m’Ukwakira 2012.

Mu ijoro ryo ku wa 20 Mata, intagondwa z’Abisilamu zo mu mujyi wa Kianga (ku bilometero 16 uvuye mu mujyi wa Zanzibar) zasenye igipande kinini cy’urusengero rw’Itorero Ikidendezi cy’i Silowamu nk’uko bikeshwa umuyobozi w’iri torero. Abantu batatu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi batawe muri yombi, nyuma y’iminsi itatu gusa bararekurwa.
Amakuru dukesha Morning Star News avuga ko mu kiganiro bagiranye na Pasiteri Israel Baraka Elijah uyoboye iri torero yabashubije muri aya magambo ati “Twagerageje gukurikirana iki kibazo, tubona ko hari amakuru ajyanye n’isenywa ry’uru rusengero ataboneka.”

Pasiteri yongeyeho ko ibyangiritse bifite agaciro k’amadorali 2,500 y’Abanyamerika. Tubibutse ko izi ntagondwa zari zagabye ibitero kuri uru rusengero ku wa 19 Gashyantare uyu mwaka, zigatwika igice cyarwo kitari gito, mu gihe mu Gushyingo 2011 zarugabyeho ibitero zikarukubitaho inyundo nini.

Abisilamu batwitse insengero nyinshi mu bice bitandukanye bya Tanzania mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, nyuma y’aho havukiye impaka hagati y’abana babiri baburanaga kuri Koran maze umwe muri bo w’Umukristo akayica. Ibi byabaye m’Ukwakira 2012, mu ntara ya Kigoma no mu mujyi wa Dar es Salaam.

Izi ntagondwa ntizibasiye inyubako gusa. Ku wa 17 Gashyantare zarashe Rev. Evaristus Mushi, umusaza w’imyaka 56 wari ukuriye idini gatolika mu gace ka Mtoni hirya gato y’umurwa mukuru wa Zanzibar. Urupfu rwa Mushi rwaje nyuma gato y’iyicwa rya Rev. Ambrose Mkenda warashwe kuri Noheli ishize agakomereka bikabije. Izi ntagondwa zo mu mutwe wa Uamsho zasize impapuro zitera ubwoba abapadiri n’abashumba b’amatorero, arimo idini Gatolika, Anglican, Assemblées
de Dieu na Pantekote.

Izi ntagondwa z’Abisilamu zirarwanira kwiharira ikirwa cya Zanzibar. Umutwe wazo washinzwe nyuma y’ivuka ry’ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Leta “The Civic United Front” zikora guverinoma iyobowe n’ishyaka ryiswe “Chama Cha Mapinduzi” mu w’2010.

Ibitero byibasiye Abakristo muri Tanzania ni byinshi, ku buryo benshi bicwa kandi ku buryo butunguranye. Bamwe ndetse bicirwa mu nsengero barimo gusenga, bakumva ibisasu biraturitse bikoreka imbaga.

Nakunze kunywa ikiyobyabwenge cyitwa cannabis, ntekereza ko kiruhura mu mutwe. Ibyo nakoraga byose, sinari kubasha kureka kunywa marijuana (ikiyobyabwenge). Igihe cyarageze nisanga ntakibashije kureka icyo kiyobyabwenge. Ntekereza ko ubusore bwanjye bwose nabupfushije ubusa nkora ibyo bitagira umumaro.

Numvaga nshaka gukora uko nshaka, no kubaho nigenga ngo nikomereze ubuzima nari naramenyereye. Amafaranga yanjye yose nayamariraga muri ibyo biyobyabwenge, kandi nta munsi w’ubusa ntabaga basinze ibiyobyabwenge. Ubuzima bwanjye bwaragiye buracupira.

Naje kumenya ko nkabije kwiroha mu ngeso za kamere, nshaka kuzitera umugongo. Umunsi umwe narapfukamye ndihana, mbwira Yesu nti “Ndakwinginze mbabarira, narakubabaje bihagije!” Narongeye mwegurira ubuzima bwanjye, noneho ndamwiha wese 100%. Ku bw’ubuntu bwe n’imbabazi, ubu sinkisinda ahubwo mbayeho kuruta ikindi gihe cyose!!!

“Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” Abaheburayo 11:1.

Maze iminsi niga ku ijambo ryitwa “kwizera”. Kwizera ni imwe mu ntwaro zikomeye Umukristo agomba kwitwaza. Iyo Satani aduteye ashaka kudutesha ibyiringiro, rugomba kumuneshesha kwizera. Ni cyo gituma Abakristo bamwe babivamo (kuko batizeye), abandi bagahagarara kigabo (kuko bizeye).

Pawulo yandikira Abefeso, yagaragaje ko kwizera ari ko kugomba kugerekwa ku zindi ntwaro zose. Kuki? Kuko ari ko kudukingira imyambi ya Satani. “Kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashobora kuzimisha imyambi yaw a mubi yose yaka umuriro” Abefeso 10:16. Satani aramutse akurashe akakwica, ibyo wiringiye byose byahinduka ubusa kuko wapfa utabibonye.

Kwizera ntibivuga ko uri mu bihe byiza, kuko Umukristo wese w’ukuri agomba guhora ahagaze kigabo. Ikigaragara ahubwo ni uko iyo umugenzi ageragejwe akomezwa no kwizera. Akenshi ibisubizo ntibidukomeza, ahubwo biratugusha cyangwa bikadutera kudamarara. Ni cyo gituma Imana ibanza kudutegura bihagije mbere yo kudusubiza, kugira ngo tutagwa ikaduhomba natwe tukabura ubugingo.

Hari abantu usanga bafite amasezerano menshi kandi meza, nyamara ntibibabuze gusenga batuka Imana bayiziza ko yatinze kubasubiza. Hari n’igihe Imana iguha isezerano ryuje urukundo, ukumva iri hafi yawe ukibwira ko itazatinda kugusubiza. Imana iracyagutegura. Niba wumva ko yakubeshye cyangwa ukaba ushaka gutebutsa isaha yayo, sigaho. Ku bwo kwizera, igihe kizagera ubone ibyo Imana yagusezeranije kandi uzagubwa neza ushime Imana.

Icyo Umukristo asabwa mu gihe atewe na Satani ashaka kumutesha ibyiringiro, ni ukumukinga ingabo yo kwizera. Mutware kwizera nk’ingabo….

Bibiliya itubwira ko umuntu utizera nta cyo abasha guhabwa n’Umwami Imana. “Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, kuko umuntu w’imitima ibiri anamuka mu nzira ze zose” Yakobo 1:6-8. Urumva ibyo wasezeranijwe n’Umwami Imana uzabibona? Biragusaba kwizera.

Isengesho:

Mwami Imana, maze kubona ko kwizera ari ingenzi ngo mpabwe ibyasezeranijwe, ndagusaba kwizera. Umbabarire aho nashidikanije hose, n’aho nivovose mvuga ko watinze kunsubiza. Nsenze mu izina rya Yesu. Amen.

Simeon Ngezahayo

Narerewe mu muryango wa Gikristo. Ndashimira ababyeyi banjye bamfashije kumenya Kristo. Njya mbona yuko bitoroshye kumwizera. Amafaranga asa n’aho ari yo muzi w’ibibazo byanjye.

Ubu mfite abahungu batatu, abo ngerageza gufasha kumenya Kristo. Nize gutanga kimwe mu icumi no gusenga, nshimira Imana ibyo mfite aho kuyishimira ibyo nshaka.

Tammy Starnes.

Ntarakira Kristo nari narazimiye, kandi nari umutwaro ku babyeyi banjye. Yesu yankozeho ahindura ubuzima bwanjye, akoresheje Pasiteri witwa Mark Buntain. Yagerageje kunganiriza ku nkuru za Yesu kenshi, ariko ngenda munanira. Sinavuga ko ndi mwiza ariko Yesu amfatisha ukuboko kwe. Uko ngenda ndushaho kumumenya, ni ko ngenda nkura mu mwuka no mu kwizera. Iki ni kimwe mu byo nanyuzemo hamwe na Kristo.

Ni ubwa mbere nari ngiye New York (hashize nk’imyaka 30), kandi nari nkiri umwana mu gakiza. Ndahamya yuko kumenya Kristo ari iby’igiciro, kandi yita ku be. Mvuye mu rugendo, nta mafaranga nari nsigaranye keretse ayo nakuraga muri taxi angina na US$30. Nafashe tazi imvana muri gare ya Manhattan ingeza ku kibuga cy’indege cya JFK. Nabujijwe kwicara ku ntebe y’imbere, cyangwa kuganira n’abashoferi bicaye inyuma kuko bitari byiza nijoro. Muri iyo minsi ubwicanyi bwari ikintu gisanzwe mu mujyi wa New York.

Mu minota 5 ya mbere nagize ubwoba, ntangira gusenga. Umushoferi wok u ruhande yabaye nk’uwabikenguye n’ubwo yari agishidikanya, ni ko gutangira kunganiriza. Kubera ko nari Umuhinde ufite impeta ku zuru, byanteye ubwoba kuko nta muntu yari yarigeze kubona ufite impeta mu mazuru bituma atangira kunganiraho n’abandi bashoferi bibaza aho nturuka. Numvise Imana inyoboye kumusubiza, nkomeza kuganira na we kugera ku kibuga cy’indege.

Tugeze ku kibuga cy’indege cya JFK, yanze kwakira amafaranga muhaye kuko ari jyewe wari wakomeje kumuganiriza nkamufata nk’umuntu, simutinye.

Ninjiye aho basuzumira abenda kujya mu ndege, bambwiye ko ngomba kwishyura imisoro w’urugendo n’indi misoro, byose hamwe bigera kuri US$30.00. Nahise nturika ndaseka, nshima Imana yabiteguye. US$30.00 ni yo nari nishyuye umushoferi arayanga, kandi ni yo yonyine nari mfite.

Maze kujya mu ndege, nagiye mu cyicaro cyanjye ntangira gushima Imana ku bwo kurinda kwayo n’urukundo, nibaza uko nari kubigenza kuko nta mafaranga nari mfite kandi nta n’umuntu tuziranye i New York.

Imana ishimwe, kandi nawe yagutabara!

Mu giterane kiri kubera muri Etiyopiya mu itorero “Pantecote international Church Inc,” hari kubera ibitangaza bikomeye. Amakuru atugeraho avuye muri iryo torero ni uko bateguye igiterane kizamara icyumweru, kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo n’abaturutse mu Rwanda. Aha twavuga nka Bishop Rugagi Innocent.

Mbere ya saa sita habanza inyigisho z’abakozi b’Imana batandukanye barimo abapasitori, abavugabutumwa, intumwa n’abandi bari mu nzego za Leta, kandi aya mahugurwa yagize umumaro kuko abantu bari kuzura Umwuka Wera no kuvugururwa mu buryo bukomeye.

Nyuma ya saa sita haba igiterane cya bose kuri stade ya Hawassa. Nyuma yo kumva ijambo ry’ Imana, abantu bakira indwara zababayeho akarande kandi abantu bafite inyota mu buryo bukomeye kuko bitabira ari benshi. Iki giterane kizasoza ku Cyumweru. Tuzakomeza kubagezaho amakuru uko azagenda atugeraho.

Mfite imyaka 15, maze imyaka igera kuri 3 cg 4 narabaswe na filimi z’ubusambanyi no kwisuzugura. Data ni Pasiteri, ariko ntiwakumva uburyo ngiraga ipfunwe ryo guhagarara ku ruhimbi ndirimbira Imana mu rusengero, nkabikora nishushanya nk’aho nta kibi nakoze.

Umuntu wese undebye abona ndi umukobwa unezerewe, ariko ntibamenye ikimungu n’ipfunwe binshengura umutima. Filimi z’ubusambanyi (Pornography) zarambase ku buryo bushoboka bwose, ngira umushiha mwinshi kugeza ubwo nsigaye ndakarira buri wese nta mpamvu.

Nakomeje gusenga nsaba Imana imbabazi, ariko ya karande ikongera ikanzika ndetse rimwe na rimwe nkibagirwa Imana ku buryo numva nta mutima uncira urubanza, ariko ngenda ikimungu kimunga umutima. Iyo nitegereje abakobwa b’abangavu nifuza kumera nka bo, kuko batagendera mu ngeso mbi nk’izanjye.

Ariko uyu munsi ndarambiwe, sinshaka rwose gukomeza ubwo buzima. Ndabinginze munsengere. Narasayishije bihagije, ariko ndifuza kurekera aha!

Mbere y’uko mbaha ubuhamya bwanjye bw’uburyo nshimira Imana kuba ndi umukobwa wayo, ndashaka kubanza kubibwira. Nitwa Jonah.

Ndi Umukristo kuva kera. Kuva ndi umukobwa muto, mama yakomeje kunyigisha Imana no kunjyana gusenga buri cyumweru. Arandeka nkajya mu ishuli ry’icyumweru, we agakomeza gukora umurimo w’ubudiyakoni. Ibyo byamaze igihe kinini, kugeza ubwo mama yafashe icyemezo cyo kujya muri Canada mfite imyaka 12 (nari ndangije amashuli abanza).

Nimukiye mu ntara ya Quezon hamwe na nyogokuru, ngezeyo sinongera kubasha kujya njya gusenga buri cyumweru ahubwo nkajya njyayo nka rimwe mu kwezi. Byageze ubwo kujya gusenga binkamamo burundu, mara igihe kirekire. Nashutswe n’ikigare cy’abana twiganaga mu mashuli yisumbuye, bintera kuva ku Mana buhoro buhoro.

Ntibyoroshye kubyumva, ariko nzi neza ko umubano wanjye n’Imana wari utagishinga. Icyo gihe numvaga mpagaze ku rutare runyerera, ariko kwizera guke kwanjye nkukomeje.

Nasubiye kwiga i Manila, ntangira gusubira gusenga buri cyumweru hamwe na mukuru wanjye. Naje kwisanga nasubiye kugirana umubano n’Imana, ku bw’ubuntu bwayo yongera kunyobora.

Nk’Umukristo, ndifuza ko ubuzima bwanjye bwo mu mwuka bukura. Ndashaka kugenda nkarenga gukurikira Imana, ahubwo nkatangira kuyikorera. Imana yasubije amasengesho yanjye, inkingurira amarembo mu murimo wayo ubu nkora umurimo w’uburirimbyi. Nizeye ijambo ryayo yandikishije mu 4:13, “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga”.

Mu mwaka w’1997 nari i Mombasa muri Kenya, aho Imana yankirije indwara ya asima (asthma) yari yarambayeho akarande. Ababyeyi banjye bari barakoze muko bashoboye ngo bamvuze, ariko biba iby’ubusa. Ariko aho mpuriye na Yesu, yarankijije ubu ndi muzima.

Maze gukira asima, natangiye kwiga mu mashuri makuru ariko ngezeyo nsubira inyuma Imana nyitera umugongo. Ariko nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ngo umukiranutsi nagwa ntazarambarara, igihe kimwe hari ku mugoroba nicaye mu cyumba cyanjye numva ijwi ry’Imana rimpamagara. Ni bwo bwa mbere nari numvise ijwi ryayo mu buzima bwanjye.

Imana yankirishije ijambo ryayo ryanditswe muri 2 John 9, ubu ubugingo bwanjye ni buzima ndashima Imana.

Ni ku Isabato y’Icyumweru gitaha tariki ya 1/06/2013 kuva saa munani z’amanwa ku rusengero rw’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Remera, ubwo Korale Inkuru Nziza izamurika alubumu y’amajwi ya gatanu hamwe niya mashusho ya kabiri bise « Byose birarangiye ».

Nkuko twabitangarijwe n’umutoza wiyi Korale witwa Ishimwe Jackson, iki gitaramo barakiteguye neza kandi baza bari kumwe nandi makorali harimo Korale Abakurikiyesu Family, Korale El Shadai hamwe na Korale Tujyisioni kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Iyi Alubumu iriho indirimbo icumu yaba ku majwi no ku mashusho ikaba yarakozwe mu gihe kingana n’amezi icyenda, nyuma yo kuyimurika no kuyishyira hanze ikazajya ku isoko ariko bakanakomeza gahunda yo kuyimenyekanisha mu Rwanda hose bagenda banakora ibitaramo bitandukanye.

Dore amwe mu mateka yabo, Korale Inkuru Nziza yavutse mu mwaka wa 1999 mw’itorero rya Abadiventisti b’Umunsi wa Kalindwi rya Bibare, ifite umugambi wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwo gutebutsa kugaruka kwa Yesu mu ndirimbo, itangirana abaririmbyi 8, uyu munsi turi abaririmbyi 36. Yakoze byinshi nyuma yo gutangira umurimo w’Imana tuvuga ubutumwa ahantu henshi hatandukanye.

Bashoboye kugera kugikorwa gikomeye kuritwe aricyo gusohora indirimbo kuri Cassette audio yambere yitwa “Mana Urakomeye” mumwaka wa 2003, mu mwaka wa 2004 bwashoboye kugera ku bikorwa bikomeye nkogura ibyuma bya muzika bidufasha kugira ngo umurimo urusheho kujya mbere, mu mwaka wa 2005 bashoboye gushyira ahagaragara Cassette Audio ya kabiri yitwa Mukiza w’isi, mu mwaka wa 2009 bashoboye gukora Audio ya gatatu yitwa “Umunsi w’urubanza”, mu mwaka wa 2009 bakoze igikorwa gikomeye cyogushira ahagaragara DVD Album ya mbere nayo yitwa “Umunsi wurubanza” ikubiyemo indirimbo ziri kuri Cassette Audio ya Gatatu. Iyi DVD Album 1 yarakunzwe cyane mu gihugu no hanze yacyo bituma benshi bagarukira umukiza Yesu Kristo. Mu mwaka wa 2012 bashoboye gushyira ahagaragara Audio album ya Kane yitwa “Tegereza igusubizo”.

Ubushakashatsi butangaje kandi buteye ubwoba bwakozwe ku Bakristo n’ibiyobyabwenge (marijuana)...

Ijambo ry’umwanditsi mukuru: Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje izamuka ritangaje kandi riteye ubwoba ry’imyitwarire y’urubyiruko rw’Abakristo mu gukoresha ikiyobyabwenge cya marijuana. Turagusaba kubitekerezaho mu buryo bubiri: 1) Mbese iyi ni insanganyamatsiko wumva wabwirizaho mu rusengero? (2) Niba wumva wayibwirizaho, wavuga ngo iki?

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo “The Public Religion Research Institute” bugaragaza urubyiruko rw’Abakristo bafite imyaka 18–29 rusaga 50% bavuga ko "bifuza" cyangwa se "bifuza cyane" ko ikiyobyabwenge cyitwa marijuana cyemerwa n’amategeko ngo kuko kiruhura mu mutwe.

Iki kiyobyabwenge gikoreshwa kinyujijwe mu mazuru cyangwa mu kwnwa cyamaze kwemerwa n’amategeko muri Leta za Colorado, Washington na Oregon mu mwaka ushize. N’ubwo hari n’ibindi byinshi Abakristo birohamo twari dusanzwe tuzi yuko ari iby’abapagani, iki kiyobyangwenge kiragenda gifata indi ntera umunsi ku munsi, cyigwizaho abakunzi benshi barimo n’Abakristo dore ko hari n’abavuga ko kukinywa atari icyaha mu gihe abandi bavuga ko ari intege nke. Turagana he?

Dusigire igitekerezo. Mbese iyi ni insanganyamatsiko wumva wabwirizaho mu rusengero? Niba wumva wayibwirizaho, wavuga ngo iki?

Nkuko twabitangarijwe na Mugabe Aline Nene wiga muri University yo mu gihugu cy’u Buhinde ahitwa Salem umwe mu banyarwanda bakina filime mu buryo bwo kuvuga butumwa babinyujije mu mashusho muri minisiteri yitwa “Seek God Ministrie” uyu akaba ari president nu mutoza wabakinyi muri departement yivuga butumwa mu buryo bwa mashusho yatubwiyeko batangiye bakina muri eglise bukeya bukeya, nyuma baricara batekereza uburyo basakaza ubutumwa babona bagomba kubicisha muri movie.

Bimwe mubikorwa bikomeye bakoze harimo gushyira hanze filme yabo ya mbere yitwa “Inshuti” bakaba barayikoreye mu gihugu cy’ubuhinde ahitwa Salem muri make ikaba yerekana uburyo inshuti zo mwisi zihemukirana ariko inshuti yukuri bo bakaba barasanze ari “Yesu”. Amafranga bayigurisha akakaba ari ama Rs 100 mu manyarwanda ni 1500Frw.

Kuri zimwe muri gahunda bafite harimo iyo gushyira ku mugaragaro Part 2 ya Filime “Inshuti”, hakabaho na vision yo gusakaza ubutumwa bwiza mu mashusho bukagera kwisi hose dore ko n’izina ryabo ariko ribivuga “World changes” bisobanjuye “Guhindura isi” niyo akaba ariyo gahunda bafite mu minsi iri imbere (vision/programe) ndetse no gukora filime nyinshi zivuga ubutumwa,

Nkuko Mugabe yabidutangarije zimwe mu mbogamizi bagize harimo ubushobozi kuko ari abanyeshuri kugirango izi filime zijye hanze bahuza ubushobozi bo ubwabo abakinyi kandi ntago biba biboroheye. Iyindi mbogamizi nuko mu gihugu cy’ubuhinde aho baba haba abatemera Imana cyane rero kubona aho gukinira birabagora cyane.
Tumusabwe kugira inama yatanga, Mugabe yagize ati “Iinama naha abanyarwanda nuko twarushaho gukundana muri Kristo Yesu kandi tugakunda igihugu cyacu tuzirikana ko inshuti nyanshuti ari Yesu. Naho bagenzi banjye bakora umwuga nkuyu nababwira courage kandi ibyo mukora turabibona kandi turabishima, murakoze, be blessed”

Amateka ya ministrie “Seek God Ministrie” yatangiye mu mwaka wa 2009 itangijwe nuwitwa Mugabo William, Imana ibaha vision iri muri Yohana 15:7 na mission iri muri Matayo 6:33. Batangiye ari abantu bakeye babanyeshuri bari bane nyuma haje kuza abanyamahanga barasengana ariko mu mwaka wa 2010 nibwo babonye aho gukorera Church Imana ikomeza kubagura kuko hazaga n’abanyeshuri benshi kwiga mu gihugu cy’ubuhinde. Ubwo habayeho gutangira kwa ma Departiment atandukanye harimo Drama team, Chorale, banakora ivugabutumwa ahantu hatandukanye Bangalore n’ahandi henshi mu buhinde

Mu mwaka wa 2011 bakoze ibitaramo bya worship nibwo hatangijwe igiterane ngaruka mwaka cyiswe “Power of the cross” mu kinyarwanda bisobanuye imbaraga z’umusaraba cyitabiriwe na ministrie zose zikorera ahatandukanye muriki gihugu cy’ubuhinde, ahantu hajemo bamwe muba Pasiteri bo mu Rwanda nka Zigirinshuti na Ntayomba. Ubu bakora service 2 mu cyumweru vendredi na dimanche, amateka ya groupe world changes akaba ariyo bucura muyandi ma departement akorera muriyi ministrie kuko niyo yavutse nyuma yayandi yose.

Ibitekerezo by’imburamumaro bituma dukora ibintu by’imburamumaro
“Kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo” 2 Abakorinto 10 : 4-5.

Nidutekereza nkuko isi itekereza, tuzasanga dukoze nk’ibyo isi ikora. Ibitekerezo by’imburamumaro bituma dukora ibintu by’imburamumaro.Rero tuganishe ibitekerezo byacu ku kumvira ibyanditswe.

Dushire kuri gahunda ibitekerezo byacu, tubigire imbata ya Kristo. Ijambo ni umwuka n’ubugingo. Iyo dufite ijambo ryinshi muri twe, bituma tunesha ingeso mbi zose no kutubaha Imana.

Ntitwemere ko satani adushuka ngo dutakaze icyubahiro cy’Imana kubera kurarikira icyaha cy’akanya gato. Dutegeke ibitekerezo byacu, ntitwemere ko bizimirira mu kurarikira iby’umubiri, ahubwo dutekereze ijambo ry’Imana. Dutumbere Yesu wenyine, kuko ari we banze ryo kwizera.

“Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumurako” Zaburi 119:11-18.

Indirimbo zanjye inyinshi zibanda kuguha urubyiruka ubutumwa bwo guhinduka yewe niyo urebye amazina nzita biba bifitanye isano n’urubyiruko, aya ni amagambo ya Niyigaba Samuel.
Yitwa Niyigaba Samuel yavutse ku wa 1 Mutarama 1987, i Burengerazuba mu karere ka Rubavu akaba asengera mu itorero ry’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda rya region ya NYAGAHINIKA.

Umubyeyiwe ni Rev.Past Ndagijimana Hesronwo muri AEBR ubu ukorera imirimo y’ivuga butumwa muri region ya Gikongoro na Nyirasafari Sifora. Akiri muto yaranzwe n’ibikorwa byo gukunda kuririmba cyane ndetse no gusenga nk’umwana w’umukozi w’imana aho yayoboye ecodime.
Amasuri yisumbuye ikiciro cya mbere yayize muri College Inyemeramihigo, ayasozereza muri G.S KADUHA (NYAMAGABE). Aha hose yaranzwe no kuririmba mumakorari atandukanye ndetse n’amatsinda akora umurimo w’Imana cyane cyane areba ko yafasha urubyiruko guhinduka.

Yize no muri kaminuza y’imali n’amabanki(SFB) anahakora umurimo cyane w’ivugabutumwa muri worshipteam ya GBU SFB mu gihe cye kuva 2009 kugeza 2012 ahavana impamya bumenyi BBA muri Finance.
Mu rusengero akaba ayobora kuramya no guhimbaza muri Praise na worship ya AEBR Kacyiru nka Worship Leader.

Uyu muhanzi ubu ari ikwitegura kurangiza alubumu azita irakwiriye iriho indirimbo zihimbaza Imana, izaba iriho indirimbo umunani z’amajwi, zimwe mrizo akaba ari I’ve known The King of Kings, Nshoboza Mana, Ntumeze nk’abantu, Urubyiruko rwameye Imana, Ndiho, Uwo Niwe Mwami w’amahoro, Nabonyinsuti y’urukundo Na Mana ndagusaba kuzaba mwijuru.

Bikunze nkiuko yabidutangarije ngo azayisohora mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2013 kandi zifite amashusho byibuze nk’indirimbo ebyiri.

Nakijijwe ubwo ingabo z’Amerika zari zikambitse mu mujyi wa Fort Bragg, N.C. Jyewe n’umugore wanjye twatumiwe mu giterane, twitabira ubutumire baduhaye duherako tujyayo.

Igihe cy’ijambo ry’Imana kigeze, umuvugabutumwa yabwirije ku ijambo riri muri Yohana 3:16-17. Yaratubwiye ati “Mwene Data, uragana mu irimbukiro!” Nahise numva ari jyewe abwira. Ku ncuro ya kabiri, jyewe n’umugore wanjye [ubu yitabye Imana] twaragiye twakira Yesu. Nagerageje kwiyegurira Imana, nza no kuba perezida wa Korali ku itorero ryacu, ariko jyewe n’umuvugabutumwa twarabaswe n’itabi ndetse tuza no gusohoka mu itorero. Kuva ubwo nahoranaga imitima 2, nkomeza kujarajara mu matorero menshi.

Ariko ubu sinhyinywa itabi, sinkinywa inzoga cyangwa ikindi kiyobyabwenge. Nongeye kugarukira Imana n’imbaraga zanjye zose. Ubu ndanezerewe kuko Imana yampaye andi mahirwe, kandi ubu ni ubuhamya nizera ko buzafasha uzabusoma wese. Ushobora kureka Imana, ariko yo ntizakureka.

Kwigisha abana gusenga bituma bumva bafite umumaro imbere y’Imana.

Mu kinyamakuru gisohoka buri munsi, umwana w’umuhungu w’imyaka 7 yabajije Dr. Billy Graham ikibazo gikurikira: “Imana yumva gusenga kwanjye, cyangwa yumva gusenga kw’ababyeyi banjye?” Iki kibazo kitwibutsa ko abana Imana yaduhaye dukwiriye kubigisha gusenga, tukabigisha neza iby’umwuka, tubyitayeho kandi mu bwenge.

KUKI abana batarajya mu ishuri n’abiga ari ngombwa kubigisha gusenga?

Yesu yigishije neza abigishwa be ko abana ari ingenzi kuri we, ko bagomba kwigishwa iby’umwuka. Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko haranditswe ngo: “Bamuzanira abana bato ngo abakoreho, abigishwa barabacyaha. Ariko Yesu abibonye ararakara arababwira ati ‘Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato’… Arabakira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza” (Mariko 10:13-16).

Yesu yakiriye ababyeyi n’abana bari bamuzaniye. Yafashe umwanya yita ku bana, kugira ngo yereke ababyeyi n’abigishwa be ko abana ari ab’igiciro kandi ko bakwiriye kwitabwaho, gukundwa no kwigishwa.
Abana batarajya mu ishuri n’abiga bashobora kwigishwa gusenga, iyo bafite ababigisha. Mu Isezerano rya Kera, umwana witwaga Samweli yari impano Imana yahaye Hana bivuye mu gusenga.

Samweli yatuwe Imana mu rusengero kuko nyina Hana yari yaramuhigiye igihe yasengaga, amushyira Eli umutambyi ngo amwigishe. Imana yavuganye na Samweli akiri muto, imuha ubutumwa ashyira Eli utarumviye Imana. Eli yabwiye Samweli ati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe” Samweli yabwiye Eli ibyo Imana yamutumye, arakura, Uwiteka abana na we” (1 Sam. 3:17-19). Aya magambo aratwereka agaciro Uwiteka yahaga uyu mwana w’umuhungu n’umumaro yamubonagamo.

NI RYARI abana batarajya mu ishuri n’abiga bagomba kwigishwa gusenga?

Iyo umwana avutse, aba afite ubushobozi bwo kugirana ubusabane n’Umuremyi we. Kuva mu ivuka, umwana akura mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abantu, mu marangamutima no mu mwuka. Abantu bakuze baba bagomba kugaburira umwana muto iby’umwuka, bakamwigisha ko gusenga ari inzira yo kuganira n’Imana Umuremyi wabo.

Dushobora kwigisha umwana muto gusenga dukoresheje ururimi bumva. Dushobora gukoresha gushimira Imana ibarinda, tukabikora batwumva. Dushobora kandi gusaba Imana kubategurira ibyo bazakenera, tukanayishimira Bibiliya ijambo ryayo yaduhaye, tukanayishimira umuryango n’itoreroyasuhaye.

“Gushima Imana” ni ryo sengesho rigomba kwigishwa umwana muto. Uko umwana akura, isengesho rishobora kwaguka rikongerwamo ubusabane bwimbitse n’ibindi. Abana bakuze bashobora kwigishwa ubundi buryo bwiza bwo gusenga.

NI UBUHE buryo bwiza bwo kwigisha umwana gusenga?

Abana batarajya mu ishuri n’abiga tubigisha gusenga dukoresheje ibishushanyo n’izindi nyigisho zoroheje. Rimwe na rimwe hajya hakoreshwa ibishushanyo gusa inyigisho bakazireka, ariko akenshi birajyana.

Habayeho umumisiyoneri umwe wari waravukiye mu muryango ukennye, igihe kimwe nyina amutuma guhaha mu iduka ryari bugufi bwo mu rugo. Amaze kumuha urutonde rw’ibyo agomba guhaha ndetse n’amafaranga, umwana yabajije nyina niba ari bumuhe amafaranga yo kugura inkweto kuko ntazo yagiraga. Nyina yamushubije agira ati “Reka dusenge.” Barapfukamye iruhande rw’intebe barasenga, nyina asaba Imana amafaranga yo kugurira umwana inkweto.

Umwana ageze aho yagombaga guhaha, uwamwakiriye yamubajije impamvu atambaye inkweto, umwana ni ko kumusubiza ati “Mama yabuze amafaranga yo kuzingurira.” Umugabo yahise amuha ibyo yaje guhaha byose, arangije amuha amafaranga ngo ashyire nyina azamugurire inkweto.

Uwo mugoroba bagiye ku isoko kugurira wa mwana inkweto, incuti ze zimubajije aho yakuye inkweto azisubiza ashize amanga ati “Ni Imana yazimpaye!” Hashize imyaka, uwo mumisiyoneri yibuka ko igihe cyageze agakena inkweto, yibuka n’isengesho rya mama we n’uburyo Imana yarishubije.

Mu itorero, twigisha abana bato gusenga dukoresheje isengesho kuri buri gice cy’isomo bize. Ku cyumweru mu gitondo nigisha abana beza cyane biga mu mashuri y’incuke. Iyo itsinda rimwe rishoje isomo, mbaza abana niba bashaka gusenga bavuga cyane. Rimwe na rimwe mbinjiza mu mwanya wo gusenga nkoresheje kubasobanurira isengesho icyo ari cyo: igituma dusenga, isengesho tugomba gusenga n’uburyo Imana ikunda kumva gusenga kwacu ikadusubiza.

Dore bimwe mu byo twakoresha twigisha abana bakuze gusenga:
• Dukoresheje udutabo dukubiyemo inkuru z’abasenze Imana ikabasubiza,
• Dukoresheje urutonde rw’imirongo yo muri Bibiliya n’inkuru bijyanye no gusenga,
• Dukoresheje ingero z’isengesho abana bashobora gufata mu mutwe bakarisengera mu rugo,
• Tujyana nabo gusenga mu baturanyi no ku rusengero,
• Dukoresheje kubumvisha ubuhamya bw’abandi Bakristo basenze amasengesho runaka Imana ikabasubiza.

Iyo twigisha abana batarajya mu ishuri n’abiga, tugomba kugira mu mitwe yacu no mu mutima ibishushanyo binini.

Ibyo Imana yabwiye Yeremiya n’uyu munsi ni ko biri “‘Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira!, ’—[Ni ko Uwiteka avuga]—‘ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose’” (Yer. 29:11-13). Ubushakashatsi n’inararibonye byatweretse ko ibyo twigisha abana batarajya mu ishuri n’abiga n’icyitegererezo tubaha ari byo bizabayobora mu buzima bwabo bwose.

Kugira ngo dufashe abana bacu kubaho ku bwa Kristo muri iki gihe, tugomba kubaha ubwenge n’ubutware biva mu gusenga. “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora mu nziza unyuramo” (Imigani 3:5-6). Yesu si incuti y’abana bacu gusa, ahubwo ashaka kugendana na bo mu mikurire ya bo …
Bigishe gusenga!

Amakuru dukesha ‘Morning Star News’ aravuga ko Pasiteri Gong Shengliang ufungiwe mu gihugu cy’Ubushinwa kuva mu w’2001 azira kuyobora itorero rinini ryasengeraga iwe mu rugo avuga ko uyu mugabo yenda kunogoka kuko nyuma yo gukubitwa ibiboko byinshi yaje kuremba bakamwima imiti. Ibi bitangazwa n’umukobwa we.

Mu ibaruwa ndende yandikiye Perezida w’igihugu cy’Ubushinwa Xi Jinping igashyirwa no ku mbuga za internet z’ivugabutumwa za ‘China Ministries International’ na ‘China Aid Association’, Gong Huali avuga ko mu mwaka ushize se yafashwe n’indwara y’ubwonko ikamubuza kugenda no kuvuga.

Yanditse muri aya magambo ati “Kubera kubura imiti burundu, ubwonko bwe bwarangiritse cyane. Ubuzima bwe burakomerewe cyane.”

Uyu mukobwa w’uwahoze ayoboye Ihuriro ry’Amatorero yo mu Majyepfo y’Ubushinwa (‘South China Church (SCC)’) ryari rifite Abakristo bagera kuri 50,000 mbere y’uko rifungwa na Leta y’Ubushinwa, avuga ko ku wa 23 Mata yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’intara ya Hubei abasaba gufungura se by’agateganyo kugira ngo abone uko yivuza.

yanditse muri aya magambo ati “Ariko ibyo twasabye barabisuzuguye burundu, nta gisubizo gifatika baduhaye. Data akeneye kuvurwa byihutirwa, bitari ibyo azapfira mu nzu y’imbohe bidatinze cyangwa amugare burundu.”

Gong na bagenzi be 16 bari bayoboye amatorero atemewe n’amategeko bafashwe muri Kanama 2001, bashinjwa kuyobora amadini atemewe n’amategeko, bakatirwa igihano cyo kwicwa. Umuryango mpuzamahanga wamaganye igihano cyo kwicwa, abo bagabo bongera kuburanishwa m’Ukwakira 2002. Nyuma rero yaje gukatirwa igifungo cya burundu, nyuma y’aho polisi yo muri icyo gihugu itotereje abagore bo mu itorero rye ikabemeza ko bagomba kumushinja ko yabafashe ku ngufu.

Gong Huali yaranditse ati “Guverinoma ya Hubei yafashe Data mu w’2001 imuziza ko yizeye Yesu Kristo, imushinja gufata abagore ku ngufu. Igitangaje cyane ni uko uhamya ko yafashwe ku ngufu na we yafashwe, agashinyagurirwa ndetse agakatirwa igifungo cya burundu.”

Nk’uko bitangazwa n’umukobwa we, Pasiteri Gong yarashinyaguriwe cyane amaze gutabwa muri yombi, afungirwa mu mazi imyaka 2 bituma arwara mugiga, igifu n’amara ye birabyimba.

Umukobwa we yakomeje atangaza ati “Yamaze ibyumweru 2 atabasha kurya kuko igifu n’amara ye byabyimbye, akajya yituma amaraso akanayanyara. Abashinzwe gereza baramubabaje cyane, bamara imyaka isaga 10 baramubujije kwivuza.”

Mu mwaka w’2003, umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu wasabye Leta y’Ubushinwa gufungura Pasiteri Gong nyuma y’aho umuryango we utangarije ko arimo kwicwa urubozo muri gereza ya Jingzhou, akaba yari amaze ibyumweru 2 atabasha ububyuka.

Umuryango “China Ministries International” ni misiyoni mpuzamahanga yitangiye kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo mu gihugu cy’Ubushinwa, no guha imbaraga itorero rye muri icyo gihugu.

“Ashaka ubwoya bw’intama n’imigwegwe, anezezwa no gukoresha amaboko ye” Imigani 31:13.

Umugore uri “mu rugo” ashobora gukoresha amaboko ye, ariko abagore bafite akazi ku ruhande nbabura umwanya wo gukora ibyo mu rugo bigatuma amaboko yabo agenda amenyera kudakora buhoro buhoro.

Ndibuka nkiri umukobwa (hashize imyaka myinshi), twajyaga duhurira ahantu n’abakobwa b’inkumi bagenzi banjye buri wa kane tukiga kudoda. Twari twarabifashijwemo n’umugore umwe dusengana. Twahigiraga kudoda, gufuma, gukoresha koroshi (crochet), gutera ipasi, kuboha imipira… tugakora n’ibindi byinshi byiza.

Njya nitegereza bimwe mu “byo nakoze”, nkumva ngize ubwuzu bwinshi bwo kubibona iruhande rwanjye.

Umunsi wa kane wamberaga mwiza mu minsi yose y’icyumweru, kandi benshi twishimiraga uwo mwanya twahuragamo tukunguka ubwenge.

Ibyo nahigiye byose byaramfashije mu rugo rwanjye. Ku bw’ibyo ndashimira byimazeyo abitangaga ngo badutoze tuzavemo bagore beza.

Igihe cyo gushyingirwa kigeze, nidodeye ikanzu n’ibijyanye nayo. Ibyo byaranejeje cyane. Ikindi cyanejeje cyane ni uko imyambaro ya mbere abana banjye bambaye ari jyewe wayidoze, na nyuma nkajya ndodera abakobwa banjye udukanzu.

Umunsi umwe rero amadodero (ateliers de couture) yarafunze kuko abarimu bagiye n’abakobwa bamwe bakabona akandi kazi. Mbega agahinda!

Uyu munsi ni abakobwa bangahe bazi gukora iyo mirimo y’amaboko?

Iterambere ry’ubucuruzi ntirituma abantu bakoresha amaboko yabo. Byose ni ukubigura “bidoze” nta we ukidoda umwenda wacitse, ni ukujugunya! Imyenda myinshi ntiterwa ipasi…

Abakobwa banjye n’abahungu nabigishije gukora iyo mirimo y’amaboko, kugira ngo batazahura n’ibibazo mu ngo zabo.

Uyu munsi nanone nezezwa no kubohera umugabo wanjye écharpe kugira ngo imumare imbeho! Reka uwo muco wo gukora imirimo twicishije bugufi we kuduca mu myanya y’intoki, twe kuwureka ngo ucike, ahubwo tuwigishe abana bacu.

Ubundi se ayo mashuri yigisha kudoda (ateliers de couture) ko yari meza, kuki tutakongera kuyatangiza?

Eveline Simonnet

Narahiye ko igihe cyose nkiriho nzahora ntanga ubu buhamya. Musaza wanjye mukuru witwa Jonah ni umubyeyi w’abana 3 beza. N’ubwo afite umugisha mwinshi kuruta uko yabyibwira, yanze gukizwa. Ndamwibuka rimwe ambwira ko aramutse asenze byamuzanira ibyago. Ku wa 12 Nzeli 2012, yakoze impanuka y’imodoka ikomeye. Imodoka yaramugonze imumena ubugabo.

Nahagaze mu kwizera, n’ubwo abaganga bihereranye ababyeyi banjye mu cyumba bakabasaba kwitegura ko agiye gupfa [kuko ingingo ze n’umubiri bitari bigikora], nanga kubyemera. Jyewe n’umuryango wanjye twarasenze umwuka wenda kudushiramo.

Hashize ibyumweru 3 nta kirahinduka, ariko umuryango wanjye dukomeza kwizera, twegera Imana twongera amasengesho. Nyuma y’ibyumweru 5, musaza wanjye yarakangutse ansaba gusengana na we. Icyo nahise ntekereza ni uko yari azi yuko agiye gupfa, ariko si ko byari biri.

Imana yamweretse ko ari yo nzira y’agakiza yonyine. Imana yakijije musaza wanjye abaganga bananiwe. Ubu hashize ibyumweru 3 atangiye kugenda, n’ubwo akibabara ariko Imana ishimwe ko ari muzima. Imana dukorera ni Imana Ishoborabyose! Nta kindi nakora ngo mbashe kugusobanurira iki gitangaza. Ku Mana byose birashoboka. Amen.

Bene Data, kugira ngo umwana avuke hari ibigomba kubaho, hari ibise umubyeyi agira kandi bikamubabaza.

“Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba acyibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi” Yohana 16:21.

Nk’uko twabivuze, umubyeyi mbere yuko umwana avuka hari ibibanza kubaho, abanza gusama inda, hanyuma agatwita, akabona kubyara. Muri ibyo bihe uko ari bitatu, igihe cyo kubyara kiramuvuna, iyo agize ibise. Ni na ko bimeze no ku masezerano twahawe, iyo igihe kigeze ko asohora, habaho ibivunanye bitari bike.

Dushobora kugira ibyiringiro byo gutabarwa n’Imana, tukabigendana igihe twihanganye, ariko hakagera igihe twumva bidukomereye ku buryo bisa n’aho kwihangana bitoroshye. Icyogihe tugomba kumenya ko hageze ko Imana ikora. Igihe cyo kubohoka kiba cyegereje!

Ibitugaragarira uyu munsi nk’ubutayu ntabwo bigomba kuduca intege! Dukomere, twihangane, kubera ko Yesu yadusezeranije ko atazigera atureka, ari kumwe natwe! Iki ni igihe cyo kubona ubwiza n’icyubahiro by’Imana.

[Isengesho mbasengera uyu munsi:]

Imana ibahe ibyishimo, no mu bihe bikomeye mwaba murimo kunyuramo. Ibaremere ubuhamya maze muyiheshe iicyubahiro, kandi ibyo yabasezeraniye bisohore mu buzima bwanyu, mu izina rya Yesu. Amen.

Imana ibahe umugisha.

Nyuma yo gusayisha mu byaha, umuhanzi George Jones yaje gufatwa n’uburwayi bukomeye bimutera guhindukirira Imana. Ubu burwayi rero ni bwo bwamushyize muri coma, ndetse aza no kwitaba Imana.

Mu buhamya yatangiye uyu muhanzi, Russell Moore yihanangirije Abakristo ngo batazakomeza kuvuga ko uyu nyakwigendera George Jones yarimbutse. Yabivuze muri aya magambo:

George Jones yitabye Imana, ariko mfite impungenge ko abantu benshi bazakeka ko ari indyarya. George Jones si indyarya. Yari umusizi akaba n’umuhanzi w’Umukristo wo mu majyepfo y’Amerika. Amarangamutima no gutakishwa n’umubabaro biranga ijwi rye bishobora kwigisha byinshi Abakristo bo muri Amerika ku bijyanye n’icyaha, bikanabaremamo umutima wihana.

Umuhanzi w’icyamamare George Jones yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru atugeraho avuga ko imivurirwe ye yakomeje kugorana, nyuma bikaza kumuviramo gupfa. Yari afite imyaka 81.

Uyu muhanzi kandi yari azwi ku bisindisha n’ibiyobyabwenge, ariko yari afite ubundi buhamya nk’Umukristo ndetse n’ijwi ryo kuririmbira Imana. Associated Press iratangaza ko Jones yaranzwe "n’ijwi rinogeye amatwi, akagira n’ijwi rya gihanga (baritone) ritatumaga abamwumva bahaguruka mu byicaro."

Jones yarerewe mu Bakristo, ariko aza kwitwara nabi bituma amenyekanaho "kuririmba amaze kunywa ibiyobyabwenge byinshi" ndetse aza no gukora impanuka y’imodoka [kuko yatwaye yanyweye inzoga].

Mu kiganiro yagiranye na CBN, Jones yatangaje ko yaje kuva muri iyo coma akisanga arimo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, ati "Nifuzaga indirimbo zo guhimbaza Imana, kandi ubuzima bwanjye bwose bwarahindutse."

N’ubwo yavuze ko zimwe mu ngiingo z’umubiri we zangiritse, Jones yongeyeho ko Imana yamurinze kubera umugambi yari imufiteho. "Kugerageza kwegera Imana cyane" ni yo ntego nyamukuru yari yarihaye mu buzima bwe. Yari afite album y’indirimbo zo guhimbaza Imana (gospel), atangaza ko ayikunda kuruta ari yo akunda kuruta izindi album ze zose.

Nzakomeza gutanga ubuhamya bwanjye kugira ngo nkomeze ababana n’ubumuga bwo kutumva [abarwaye indwara ya tinnitus]. Namaze imyaka isaga 3 ugutwi kwanjye kw’ibumoso kutumva. Ndi Umukristo wavutse ubwa kabiri. Nakomeje kwibaza igituma uburwayi bwanjye burushaho gufata indi ntera, simbashe gusinzira niziguye, umutwe wanjye nkawinjiza mu musego maze nkasenga Imana nyisaba kunkiza.

Nagerageje ibyatsi byose n’amavitamine bambwiraga ko bishobora kunkiza, ntegeka uburwayi bwanjye kumvaho mu izina rya Yesu ariko ntibwahita bumvaho. Sinacitse intege kuko nizeraga ko Imana iri hejuru ya byose. Umuganga w’inzobere mu bijyanye n’indwara z’amatwi n’umuhogo yambwiye ko uburwayi bwanjye budashobora gukira, ahubwo ko nzagumana ubwo bumuga kugeza igihe nzapfira.

Birumvikana ko nizeraga ijambo ry’Imana rikiza, kandi nakomeje kwizera Imana n’ubwo nakomezaga kubabazwa no kutabasha gusinzira ndetse no kudatuza muri rusange. Byagize ingaruka ku buzima bwanjye no ku kazi nkora, kuko ntabashaga gukora ntuje. Ariko sinacitse intege.

Umunsi umwe rero narakize burundu, sinongera kumva urusaku najyaga numva mu gutwi kwanjye kw’ibumoso [tinnitus ituma umuntu yumva ibintu bisakuza mu matwi]. Ubu ndasinzira nkizigura, nkarya n’ibiryo ntabashaga kurya ubwo nari nkirwaye.

HALELUYA! YESU YARANKIJIJE!

Nta kinanira Imana! wicika intege. Ndagusabira ngo Imana Ishoborabyose igukize nawe. YESU NI UMWAMI! Mwemerere abe Umwami w’ubugingo bwawe.

Abashakashatsi bibumbiye mu itsinda ‘Barna’ baherutse gukora ubushakashatsi ku mirimo n’imyitwarire y’Abakristo, kugira ngo bahinyuze niba koko imyumvire abantu bafite ku Bakristo yaba ari ukuri.

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Barna’ buvuga ko Abakristo batakwibashisha gukiranuka—hatitawe ku itorero baba basengeramo cyangwa ubwinshi bwabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda Barna bugaragaza ko Abakristo benshi muri iki gihe bameze nk’Abafarisayo aho kumera nka Yesu.
Barna yakoze ubushakashatsi ku Bakristo 718 baturuka mu matorero atandukanye, kugira ngo barebe aho imirimo y’abo Bakristo n’imyitwarire yabo ihuriye n’iya Yesu. Abashakashatsi basanze Umukristo 1 kuri 7 bakozweho ubushakashatsi ari we ugerageza kugendera mu myizerere ya Kristo, n’imirimo ye ikigana Kristo. Ikindi cyagaragaye nni uko Umukristo 1 kuri 2 bakozweho ubushakashatsi agerageza kwiremera gukiranuka kwe, aho kwisunga Kristo.

Perezida w’itsinda Barna David Kinnaman yatangarije urubuga Christianity Today ati “Ubu bushakashatsi bwafasha mu gusobanura uburyo Abakristo bakunze kwitirirwa uburyarya, ari cyo ‘cyaha’ Abakristo bakora biyitirira ibyiza nyamara bakabigoreka bigahinduka ibibi.”

Nyamara ni iby’ingenzi kumenya ko ijambo "Abafarisayo" ridasobanura “indyarya.” Mu nkuru ye, Scot McKnight aherutse kwihanangiriza abantu ababuza gukoresha nabi ijambo “Abafarisayo,”avuga ko rikwiriye gukoreshwa gusa havugwa “abakoresha inyigisho zipfuye bakayobya abantu.”

McKnight yabivuze muri aya magambo ati "Icyatumye Yesu ashinja ABafarisayo uburyarya, ni uko bakoreshaga nabi inyigisho zabo bakigisha ibinyoma, ntibakore ibyo bigisha abandi gukora, ndetse bakarwanira ubutegetsi.” Kuba Umufarisayo ni ukuba umwigisha w’ibinyoma, uyobya abandi ubushake bw’Imana na we ubwe atiretse. Iri zina rero ntirigomba kugarukira ku ’kwivuguruza hagati y’ibigaragarira amaso n’ukuri kutaboneshwa amaso."

Ibyo ni byo itsinda Barna ryagenzuye. Ryakoresheje imbonerahamwe igizwe n’ibika bine, kugira ngo ribashe gusesengura uburyo abakoreweho ubushakashatsi bemeza ibibazo 20 babazwaga ku mirimo ya "Yesu" cyangwa iy’ "Abafarisayo".

Abakristo b’abavugabutumwa bagize amanota menshi kurusha abatari abavugabutumwa, ariko ntibabarushije cyane: "Byibura kimwe cya kane (23%) by’abavugabutumwa bagaragaweho n’imirimo nk’iya Yesu ndetse n’imyitwarire nk’iye, bigaragara ko birenze urugero rusanzwe rwitezwe. Hafi kimwe cya kabiri bari Abakristo bavanga imirimo nk’iya Yesu n’imyitwarire nk’iye, bakabivanga n’iby’Abafarisayo (50%)."

“Amaze kwenda cya gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Umwana w’Intama, bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo MASENGESHO Y’ABERA” Ibyahishuwe 5:8.

Ubwo mu ijuru Imana yashakaga uwakwenda igitabo yari ifite mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishsi, Umwana w’intama [Yesu] ni We wabonetse (kuko hari habuze n’umwe, ni cyo cyatumaga Yohana arizwa n’uko habuze uwo kukibumbura, habe no kukireba [Ibyahishuwe 5:4]). Iki gitabo cyarimo ibyo uwagombaga gucungura umwana w’umuntu yari kubabazwa.

Yesu rero amaze kwakira icyo gitabo, mu ijuru havuze impundu nyinshi zo kumuramya kuko yari anesheje kandi agiye gukora umurimo ukomeye. Ibizima bine n’abakuru 24 bikubise imbere ye, bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y’abera.

Amasengesho y’abera ntagwa hasi. N’aho Imana itagusubiza igihe ubishakira, ariko ifite aho ibika amasengesho yawe. Niba uri uwera, ukaba usenga Imana, tegereza wihanganye izagusubiza kuko amasengesho yawe afite ububiko. Ntutinde wibaza icyatumye idahita igusubiza, kuko ni yo izi ibigukwiriye kandi ibiguha mu gihe gikwiriye. Humura.

Imana yita ku gusenga kwawe! Komeza usenge ukiranuka (wera) kandi wizeye, izagusubiza. "Kandi wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba" Zaburi 37:4.

Simeon Ngezahayo.

“Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka” 2 Abakorinto 2:15.

Mu myaka mike ishize namenyanye n’umukecuru wabwirizaga abagenzi ubutumwa bwiza. Sinibuka irindi zina rye, ndetse byashoboka ko ntanigeze kurimenya. Ariko abantu bamwitaga Fayola, ni ukuvuga “impumuro y’abagenzi”. Igitangaje ni uko koko yari ateye nk’ururabyo, kandi agahumura neza. Yari impumuro nziza y’ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Yari muto kandi ananutse, ariko yakiranwaga urugwiro aho ageze hose, yaba ababyeyi cyangwa abana. Jyewe n’umugabo wanjye twari twarakozwe ku mutima n’umurimo uyu mukecuru yakoraga, kandi dutangazwa cyane n’abantu bose baziranye twe tutabazi cyangwa tubazi ariko gake.

Ibinyamakuru byamuvugagaho, tukageza aho twumva biduteye isesemi. Ikanzu uwo mukecuru w’ikimenyabose yambaraga… Icyubahiro yahabwaga aho yabaga ageze mu birori by’i Cannes. Aho isura ye yageraga, izindi zahitaga ziburizwamo n’ubwo nazo zabaga ari nziza.
Sinibuka uko uwo mukecuru yari ateye, ariko ishusho ye yagumye mu mutwe wanjye nk’uko ishusho y’uhamya Kristo iguma mu bitekerezo bye. Uwo mukecuru yari uw’igiciro mu maso y’abagenzi bose, bagahagarika amagare yabo ngo bamwumve.

Indirimbo ya Dawidi y’amazamuka. Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona, amaso yanjye ntagamika, kandi siniha ibiruta urugero rwanjye, cyangwa ibitangaza byananira. Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje, nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina, umutima wanjye wigwandika muri jye nk’umwana w’incuke. Wa bwoko bw’Abisirayeli we ujye wiringira Uwiteka uhereye none ukageza iteka ryose! Zaburi 131.

Isengesho ryanjye:

Uwiteka, ndifuza n’umutima wanjye wose kuba impumuro nziza, no gusiga impumuro nziza aho uzantuma hose.

"Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kugwa, kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro" Imigani 18:12.

Ubuzima ni iki? Tuvuge ko ushigaje igihe gito ngo upfe, ni uwuhe mwanzuro wafata ku mibereho yawe hano mu isi? Uramutse utekereje uburyo wabanye n’Imana, mbese wasanga warayihaye igihe gihagije kugeza ubu?

Ujye ushima Imana iminsi yose yo kubaho kwawe.

Fata umwanya wihariye wegere Imana, winjire ugere kure kugira ngo ubone imbaraga zayo. Mbere ya byose, banza uyemere uvuge mu mutima wawe uti "Uwiteka, ni Wowe Mwami w’ubugingo bwanjye".

Ufite impano n’inzozi Imana yashyize mu mutima wawe, ariko se umutima wawe uhora uwushikamishije ku Mana? Maze imyaka 10, ariko sinigeze kwizera ko naba ndi aho ndi ubu: yego ndacyabona ibingora mu buzima, ariko Imana yampinduriye amateka, ubu nuzuye ibyiringiro. Wirinde kugomera amategeko y’Imana mu byo ukora byose, witwaje ko ukeneye umwanya uhagije wo kuruhuka.

Ujye ushima Imana iminsi yose yo kubaho kwawe. Fata umwanya mwiza, ujye ku birenge byayo. Kugira ngo witoze guca bugufi, ujye ushyira hejuru Kristo wenyine mu buzima bwawe. Kudasenga bizabuza Umwuka Wera kurabagirana mu buzima bwawe, no guhindura umutima wawe mushya buri munsi ngo akugire umugaragu/umuja w’Imana mushya.

Isengesho ry’uyu munsi

Uwiteka, mfashe uyu mwanya ngo ngaruke ku birenge byawe. Mbabarira incuro zose wampamagaye ngo nze hafi y’umutima wawe, nkirengagiza nkashaka inzitwazo. Ndakwinginze, mfasha umpe kwegera intebe yawe yera, kandi umpe umutima wera. mbisabye mu izina rya Yeu Kristo. Amen.

Nabayeho ndi umunywi, gahunda napangaga yose iyo kunywa ntiyagombaga kuburamo. Igihe kimwe muri wa mwuga wanjye wo kunywa naje kubona ntazabasha gutegeka uwo muco nafashe, kuko nagombaga kunywa kabone n’ubwo nabaga ntabishaka. Namaze imyaka myinshi ngerageza guhindura uwo muco wo kunywa, ariko birananira ahubwo nkajya mpora nasinze. Ibintu byose byarananiye, mba umukene ndetse ndiheba.

Nasenze Imana incuro nyinshi nyisaba kumfasha, ariko sinagira impinduka mbona. Urumva, numvaga nshaka kubikora uko mbyumva, nkiberaho uko nshaka, nkakomeza imigenzo yanjye ya mbere kandi nkakomeza kugendana n’abo twasangiraga inzoga. Hari igihe bwiraga nkumva butari bucye, ntinya ko inzoga ziri buntsinde mu buriri. Nijoro naratakaga, nkarira cyane nsaba Imana ngo imbohore ariko bikaba iby’ubusa.

Iyo nabaga nanyoye, nagwaga nk’igiti nkamera nk’uwapfuye; kandi naba ntanyoye nabwo nkumva ndi bupfe. Hari igihe nafataga inzoga nkayimena, ariko ejo nkanga nkayisubiraho. Igihe kimwe hari nijoro, nkina urusimbi barandya binsaba kubagurira inzoga ihenze cyane. Ndibuka, icyo gihe nahise niyanga, nsaba Imana ngo icyo ishaka cyose ikimbwire ndagikora. Niyeguriye Imana 100%, nyibwira ko inzira zanjye ari mbi none nkaba nshaka kugendera mu zayo kuko ari zo z’ukuri.

Iryo joro namaze gusenga iryo sengesho ndaryama. Bukeye narabyutse, sinagira impinduka numva ariko uko igihe gihita nkumva ntashaka kunywa nk’uko bisanzwe. Byambereye nk’inzozi, ariko nza kubona ko ari ukiri kuko ubu maze imyaka 20 ntongeye kunywa inzoga. Ku bw’ubuntu bw’Imana, ubu ndiho kandi sinkinywa inzoga. Nari narazimiye, ariko ndiho.

Si ibyo gusa, ahubwo ubu nkora umurimo wo gutanga inama ku babaswe n’ibiyobyabwenge, mbafasha kuva mu bubata bw’ibyaha nk’uko nari meze. Ibi si jyewe wabyishoboje, ahubwo ni imbaraga z’Imana Ishoborabyose ibasha gusubiza amasengesho yose y’abayisengera mu kuri, bakayiha ubugingo bwabo n’ubushake.

Kristo ni We ukiza wenyine!

Ku bapasiteri 10 b’Abaporotesitanti (Protestants) bakoreweho ubushakashatsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, 4 ni bo bemeye ko “ihinduka ry’ikirere ribaho kandi ko umuntu ari we urigiramo uruhare.” Ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2010. Muri uwo mwaka, abapasiteri bo muri Amerika bavuze ko bemera ko ihinduka ry’ikirere rituruka ku bikorerwa ku isi bakomeje kuba bake, kuko 34% ari bo gusa babyemeraga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga Lifeway.com bwagaragaje ko abapasiteri bakiri bato ari bo batemera uku kuri. Melissa abivuga muri aya magambo "Abapasiteri bafite imyaka 65 cg isaga bemera rwose ko ikirere gihindagurika, ariko bagenzi babo bakiri bato ntibabyemera. Abapasiteri bari muri ni 32%, mu gihe abafite imyaka 45-54 ari 20%, naho abafite imyaka 18-44 bakaba 19% bemera iyi nteruro ngo ’Ihinduka ry’ikirere ribaho, kandi umuntu ni we urigiramo uruhare.’"

Ntibitangaje kuba imyumvire y’abapasiteri ku bijyanye n’ihinduka ry’ikirere no kugifata neza bihwanye na politiki yabo: Abapasiteri b’Abademocrates nib o bagaragaje ko amatorero yabo yateye intambwe mu gufata neza ikirere kurusha ab’Abarepublicains.

Mu bitekerezo binyuranye byatanzwe ku bijyanye n’ihinduka ry’ikirere, abapasiteri bavuze ko barimo gufata ingamba zo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere ntibageze kuri 50%.

Nkunda abapasiteri. Abapasiteri ni zo ncuti nziza ngira. Abapasiteri ni bamwe mu bantu nabonye basubiza intege mu bugingo. Nyamara, pasiteri wanjye wa mbere ni we washenye kwizera kwanjye.

Uwo mupasiteri yaneguraga abantu, ndetse akihutira gucira urubanza abo tutari duhuje imyizerere. Imyizerere ya Gikristo nari narakiriye yasaga n’aho yibanda ku kujora ibyo tutemera kuruta ku kwita ku byo twemera. Nari narigishijwe ko kurusha abandi gucukumbura mu byanditswe byera ari cyo cy’ingenzi. Nasuzuguraga Abakristo batagendaga neza (mu bigaragara).

Iyo nibutse pasiteri wanjye wa mbere, aya magambo yose anza mu bitekerezo: utagonda ijosi, ugenda ku bandi, urakara, umunyedini, akavuga inkuru atahagazeho.

Bamushinjaga ubusambanyi. Icyo gihe Abakristo bamuregaga, bamuciragaho iteka bijyanye n’uko yari yarabatoje igihe kirekire — umujinya no gucira abandi ho iteka. Bamwe baramurengeye, ariko abenshi barigendeye itorero rirasenyuka.

Data ni we wabaye Pasiteri wanjye wa mbere.

Data yambereye pasiteri mu gihe cy’imyaka 12 … kugeza igihe mama yahukaniye akiyirukana mu rugo bamaranye imyaka 24.

Yari afite igikomere ku mutima, kandi ntiyari yarigishijwe kubaka urugo mu kuri no mu rukundo. Amaze kwitaba Imana ku myaka nka 80, yari amaze imyaka isaga 50 ari umuvugabutumwa ariko mu ipfa rye yari afite incuti nke zishoboka, kandi yari yarashwanye na benshi mu muryango we.

Ndashima Imana ko nakuriye mu itorero, kandi nkamenya Yesu Ksirto nkiri muto. Nubaha data ku bw’umurimo w’Imana akora n’imbaraga ze zose, akayikorera uko abyumva. N’ubwo ibyo byose byambayeho, ndibuka ko hari ibihe byiza nagiye ngira mu buzima: indirimbo zankoze ku mutima, ijambo ry’Imana ryubatse ubugingo bwanjye n’abavugabutumwa babwirije inkuru za Yesu zigaha ubugingo bwanjye urufatiro. Nkiri muto nimvaga nzaba umuvugabutumwa, ariko pasiteri wanjye aza kunca intege.

Kubona itorero ry’ukuri.

Uramutse umbajije ikintu kimwe cyafasha umuntu gukura mu mwuka, nahita nkusubiza nta gushidikanya nti “Shaka itorero rifite pasiteri w’umunyabwenge, w’umunyampuhwe kandi w’umwizerwa.” Indi nama nakugira, ni ukwiyemeza gukurira muri iryo torero no kubigiramo uruhare.

Ibyo ntibyoroshye nk’uko ubitekereza.

Imibanire y’umuntu na Yesu Ksirto binyuze mu gusenga no gusoma ijambo ry’Imana ni ingenzi. Nyamara, itorero dusengeramo cyangwa Pasiteri dukurikiye bishobora gukomeza kwizera kwacu cyangwa bikagusenya.

Twese twagiye twumva abapasiteri n’abakozi b’Imana batandukanye bagiye bafata ku ngufu abana bato, abapasiteri cyangwa abavugabutumwa, twumva n’abakozi b’Imana bakomeye bafite imyitwarire idahwitse, bakorera Abakristo amakosa kugeza ubwo babagushije bakava mu byizerwa.

Njya numva agahinda kenshi mu mutima wanjye iyo nganiriye n’abantu bakambwira uburyo pasiteri yabakomerekeje bidasubirwaho bigatuma bava ku Mana, bakava mu itorero cyangwa bakangana n’Abakristo bagenzi babo.

Biterwa n’uwo uhisemo ko akubera pasiteri. Nta muntu w’intungane ubaho — nta mupasiteri utagira amakosa. Ni ukuri, ndi pasiteri ariko hari amakosa menshi nkora.

Umupasiteri “mwiza” si wa wundi ushabutse, w’intyoza cyangwa w’icyamamare (n’ubwo abapasiteri benshi bagira izi ndangagaciro mu mirimo yabo ya buri munsi).

Ku bwanjye, pasiteri mwiza ni ukunda Imana n’abantu nta buryarya, agakunda umurimo w’Imana ndetse akawitangira kugira ngo awuteze imbere.

Ibintu 3 biranga pasiteri muzima, w’umwizerwa:

1. ukuri, gukiranuka no kutabogama ni ingenzi.

Mbese yemera intege nke ze, intambara arwana mu buzima cyangwa mu bumuntu bwe? Mbese agaragaza imbaraga, agerageza gukora ibyiza no gushaka iby’umwuka kurusha abandi? Cyangwa agira guca bugufi nta buryarya mu kwizera kwe?

Uko itorero rigenda rikura, pasiteri ntabasha gutanga igihe cye ngo agere kuri buro wese, ariko ntibigomba kumuca intege. Ikigomba kuguca intege ni ukutagira ukuri.

Abantu b’abakiranutsi bagira uburyo bagaragaza kwizera kwabo mu byo bakora. Ibyo bavuga ni byo bakora. Imbuto z’umwuka n’imbuto z’umwuka byose ni ingenzi, niba nta kiruta ikindi.

2. Kwita ku bo bafatanije umurimo.

Mbese abandi bayobozi babasha kumuhamiriza mu minbanire yabo na we? Mbere yo kwinjira mu itorero, banza umenye neza iryo torero (ushobora gusura website yaryo cyangwa ukabaza abandi bapasiteri bashobora kurihamiriza). Niba itorero ushaka kujyamo ritagaragaza ayo makuru, komeza ushake irindi.

Biroroshye! Si bibi, ahubwo ni ubundi buryo bwo gushakisha ahantu hizewe.

3. Gukunda Imana n’ijambo ryayo no kugirira abantu impuhwe ni byo bigaragaza ko ari umunyamwuka.

Iyo yigisha, mbese ajya atanga ingero zisunikira abantu ku gukunda Imana n’abantu? Mbese izo ngero zituma abamwumva bagira icyifuzo cyo kunezeza Imana?

Mbese isomo akwigishije riguteye umutima wo kugirira abantu impuhwe?

Mbese urumva ufite umutima w’impuhwe ku batagira aho bataha, abahukanye, abazimiye cyangwa abandi batandukanye? Cyangwa wumva urakariye abasengera mu yandi matorero, ukumva ubarusha iby’umwuka?

Bakunda ijambo ry’Imana kandi bakagerageza kubeshwaho na ryo, cyangwa bagerageza kurihindura kugira ngo rirusheho kwemerwa? Urumva ufite ishyaka ryo guhara byose ku bwo gukurikira Yesu Kristo?
Ndumva ushobora kunyura muri izi nzira, ukamenya itorero rizima na pasiteri, no kudacira abandi urubanza wishuka. Mu itangira ushobora kubona byose ari byiza aho usengera, ariko ndizera ko ibi bitekerezo bigiye kugufasha guhitamo itorero rizima, ryubaka ubugingo ukaba ari ryo ugumamo.

Nk’uko bijya bigenda kuri buri wese wo muri twe, Dawidi yari akeneye gukira mu mutima. Impamvu nta yindi, yabiterwaga n’igikomere cyo ku mutima yari afite cyabaye urusange mu bantu, ari cyo cyaha gitandukanya umuntu n’Imana yera. Icyaha ni ugucumura ku mutima w’Imana y’urukundo no kwendereza ubwere bwayo, kandi gihanwa n’amategeko.

Ni twe ubwacu tugomba kurinda amahoro yacu. Imana ni umukozi w’umuhanga, ibasha gukiza ibyangiritse ikabivanamo ikintu kizima kandi kiramba. Nta muntu ubasha kuduhatira kumva turiho igisuzuguriro, keretse tubigizemo uruhare.

Igihe cyose Dawidi yibukaga igikomere afite ku mutima n’ingaruka zacyo, akibuka ko yatandukanye n’urukundo rw’Imana n’ubugiraneza bwayo, akemera icyaha cye imbere y’Imana akayisaba kumubabarira no kumukiza, urukundo rw’Imana rubatura rusubiza gutaka k’umutima we ikamubabarira, igakiza umutima we, n’ubugingo n’umubiri.

Ibyamubayeho tubisanga muri Zaburi ya 51:1-6 na 32:3.

Kunama ukibuka amakosa yawe n’ibyaha byawe, ukuburira amaso yawe ku Mana, ni cyo gihesha gukira nyakuri ari ko k’umutima wejejwe. Dawidi atubwira yuko yahishe ibicumuro bye, akaza kubona ko ari umunyantege nke utagize icyo abasha, umutima we ukuma nk’ubutayu, agatinya ijoro kuko yumvaga Imana imubanguriye ukuboko kwayo. Nta mudendezo yari afite, ndetse yumvaga nta gutabarwa kumuri hafi kugeza ubwo yatabaje Imana igakiza umutima we.

Yesu yarababajwe. Abababazwa ni bo Imana yitaho cyane. Umuvugabutumwa w’ikirangirire yabwiwe aya magambo ngo: Ntubasha kuriha umwenda wawe, habe n’isaha imwe wataye ngo wabasha kuyishyura. Ni jye uzabigukorera. Iyo myaka yose wababajwe, ugashishimurwa n’umwanzi wawe, uzayishumbushwa. Gendera imbere yanjye ukiranuka, uve mu byaha byawe, nanjye nzaguha ibyo ukeneye byose. Umuhanga wabaye ikirangirire mu bugenge yavuze ko ikibazo gikomeye kiba mu mitima no mu bitekerezo by’abantu bo mu mahanga yose.

Dawidi ntuyabashaga kugwa, kuko yajyaga kugwa akagwa mu biganza by’Imana.

Yesu yikoreye imibabaro yacu yose. Tureke adukize byose bituma tutagera ku mwuzuro we.

“Ni uko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye” Yakobo 5:7-8.

Kwihangana ni imwe mu mbuto z’Umwuka (Abagalatiya 5:22). Uko byagenda kose, Umukristo ntaba agomba kubura iyi mbuto. Kwihangana usanga bitoroshye kuko umuntu uri mu makuba ni we usabwa kwihangana: ntiwakwihangana mu byiza, kuko nta kibazo uba ufite. Ahubwo umuntu asabwa kwihangana mu bimugerageza.

Nk’uko umuhinzi yihangana ategereje ko ubutaka bwera imyaka izamuhembura, agategereza n’imvura y’umuhindo n’iy’itumba izeza iyo myaka, ni ko natwe dukwiriye kwihangana kuko tuzi yuko gutabarwa kwacu kuri bugufi. Niba wiringiye ko Imana izakugirira neza, ni iki gituma utihangana? Imana itabara abera mu buryo bubiri: isohoza amasezerano yabo, kandi ku iherezo izabajyana mu ijuru aho batazongera kubabara.

Imana izi yuko umuntu ashobora kugeragezwa, ariko yaduhaye intwaro ari yo kwihangana. Iyo tutihanganye, dushobora kubura ingororano cyangwa tukava mu byizerwa kuko Satani aba ahagaze hafi agira ngo aturiganye, nyamara Yesu na we aba ari bugufi ngo atuneshereze. Haleluya! Mbega ukuntu Yesu atajya adusiga!

Akenshi tubona ko dukomeye iyo turi mu munezero, ni na bwo rimwe na rimwe tujya tunegura abacitse intege. Ariko natwe dukwiriye kwisuzuma, kandi tugakomeza n’abatentebutse tubahumuriza tuti “Nimwihangane, Umwami Yesu ageze bugufi!”

Yesu naza azatujyana mu ijuru, kandi ijambo ry’Imana ritubwira ko dukwiriye kwihangana kugeza aho Yesu azazira. Mu yandi magambo, tugomba kwihangana iminsi yose tukiri mu isi.

Kwihangana ni ko kuzatuma Umwami Yesu atujyana mu ijuru tukabana na we, kuko iyi si yuzuyemo ibirushya byinshi. Umaze igihe wihanganye? Komeza wihangane wasanga ari cyo gihe Imana ishaka ko wihanganamo.

Imana ibakomeze, kugira ngo Yesu naza tuzamusanganire tudafite ipfunwe ahubwo tunejejwe n’uko twanesheje ibitugerageza.

Simeon Ngezahayo.

Self Help Africa ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku mbabare, ufite icyicaro muri Ireland no mu Bwongereza. Uyu muryango kandi waguye ibikorwa byawo, ushinga n’ibindi byicaro 3 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu gihugu cya Kenya, Self Help Africa ifite gahunda nyamukuru yo guteza imbere icyaro mu karere ka Nakuru, intara ya Rift Valley. Uyu muryango kandi utera inkunga ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Baraka (Bukara Agricultural College), Molo na gahunda yo kurengera umutungo kamere mu gace ka Eburra. Uyu muryango uterwa inkunga na US AID, na wo ufasha imiryango yashegeshwe n’icyago cya SIDA. Uyu muryango watangiye gukorera mu gihugu cya Kenya mu mwaka w’1990.

Ubukungu bw’igihugu cya Kenya

Ubusanzwe igihugu cya Kenya gifite ubukungu bushingiye ku buhinzi, n’ubwo gifite umurwa mukuru uteye imbere cyane (Nairobi). Abaturage b’iki gihugu bafite imibereho iciriritse, kandi bari kure y’ibikorwa bya Leta.

Umuvuduko w’abaturage muri Kenya watumye habaho ihungabana ry’ibidukikije, ubutaka buragabanuka kandi kubutunga biba ingume ku baturage. Inzara yibasiye uduce twinshi tw’igihugu biturutse ku ituba ry’umwero, yaba none ndetse no mu mwaka w’2005. Iki gihugu kandi cyaranzwe n’ihungabana rya politiki nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu arangiriye mu mwaka w’2007, agakurikirwa n’impagarara zidasanzwe.

Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye cyane ku buhinzi, kuko abaturage basaga 80% batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi. Iki gihugu kandi giteye imbere mu bukerarugendo, n’ubwo ngo bwaba bwarahungabanye bitewe n’ihungabana ry’umutekano ryaturutse ku matora aherutse kuba mu mwaka w’2007.

Ku wa 21 Gicurasi 2013 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Leta ya Oklahoma habaye ikiza: Inkubi y’umuyaga yibasiye umujyi wa Moore, hafi ya Oklahoma City.

Iyo witegereje amashusho, wumva ubwoba bugutashye. Biteye ubwoba, ni icyago gikomeye, kandi nta wabasha kubihagarika. Nta kindi wakora, keretse guhunga…

Iyo nishyize mu mwanya wabo..., inzu yanjye nubatse binyuze mu gushora imari nyinshi sinyifata nk’iherezo ry’ubuzima, ahubwo mu by’ukuri ni uko yampenze ariko si yo impa icyizere cy’ubuzima.

Iyo ibyo byose ubibuze, uba usigaranye iki? Birushaho kukubera bibi iyo udakijijwe. Mbese ni iki cyakumara agahinda? Hari icyo uba wizeye? Ijambo ry’Imana ritubuza gushyira umutima ku by’isi. Ibi byabaye muri Amerika byakagombye kutwigisha ko ubuzima bwacu ari ubw’igihe gito, kandi ko ibyo dutunze bishobora kutunyura mu myanya y’intoki mu isegonda rimwe. Uko byagenda kose, iyo upfuye nta na kimwe ujyana.

Iyo duhuye n’imibabaro cyangwa tukabura ibyacu, ntitugomba kwibagirwa amasezerano y’Umwami wacu Yesu Kristo. Muri byose aba ari kumwe natwe, kandi aduha ibyiringiro by’ejo. Ah ! Byashoboka ko bitazagenda nk’uko ubishaka, ariko bizagenda nk’uko Imana ibyumva kandi ishaka ko bikugendekera. Ubushake bw’Imana nta we ubugisha impaka, tugomba kubwakira wishimye. Si byiza gucika intege, ndetse iyo bibaye ngombwa Imana ikunyuza mu bigeragezo bikomeye ku bwo gushaka kwayo, kandi ku iherezo kugira ngo igukuze mu mibanire yawe na yo.

Dusengere ababuze ababo bakundaga, barimo gushakisha abaturanyi batandukanijwe na bo n’icyo kiza. Imana ibahe amahoro mu mitima yabo, kandi ibahumurize. Nifatanije na bo mu kababaro! Imana iri mu ruhande rwabo. Dusengere abigunze.

Umwuka Wera amaze kumbatirisha umuriro, gusenga no kujya mu biterane byampindukiye ubuzima. Nari mfite imbaraga, nkagira n’umuhamagaro wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu muhanda, nkasengera abarwayi n’abakene, kandi ku ngengabihe yanjye ntibyashoboraga kuburaho.

Buri gihe nabaga ndi mu biterane binini mvuga ubutumwa, nkoresha amanama, nigisha ijambo ry’Imana, nsengera abantu, nsengera n’abantu. Ibi byazanye ububyutse mu muryango wanjye, bituma bakunda gusenga.

Mwami Yesu, ushimwe!

“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi” Yakobo 1:17.

Bene Data, Yesu asimwe!

Uyu munsi nifuje gusangira namwe iri jambo ry’Imana, kuko nasanze dukwiriye kumenya idini ritanduye kandi ritunganye imbere y’Imana. Ubwo ni bwo tuzakorera Imana mu kuri, tutishuka ngo turuhire ubusa.

Muri iyi si hari amadini menshi, na hano iwacu i Rwanda muri rusange. Umukozi w’Imana Yakobo amaze kubona ko abantu bamwe bibwira ko ari abanyedini (Yakobo 1:26) nyamara bishuka, yanditse iri jambo.

Ijambo idini risobanura “ibyo umuntu yizera, n’Imana asenga”. Imana twizera rero, ari na yo dusenga, yita ku mfubyi n’abapfakazi kandi ikanga ikibi.

Mu mategeko Imana yahayye Abisirayeli ubwo bavaga mw’Egiputa, yarababwiye iti “Ntihakagire imfubyi cyangwa umupfakazi mubabaza” Kuva 22:22.

Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, imfubyi n’abapfakazi ni abantu bakunze kugira imibabaro myinshi. Ibi akenshi babiterwa n’uko nta we baba bafite ubitaho, kuko imiryango ya bo iba yarapfuye cyangwa bikagenda ukundi. Mu mibabaro ya bo rero, Imana ntishaka ko turebera gusa ngo twicecekere, turye, turyame, dutunge, dutunganirwe.

Icyo Imana ishaka, ni uko ibyo dufite tugomba kubisangira n’imfubyi n’abapfakazi. …gusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo.

Bibiliya ivuga ijambo imfubyi n’abapfakazi incuro 43. Incuro 42 ni mu Isezerano rya Kera, indi ncuro 1 ni mu Isezerano Rishya.

Mu gihugu cyacu no mu isi yose muri rusange hari imfubyi nyinshi n’abapfakazi benshi. Tubiteho, n’aho tutabikoreshwa n’umuco tubikoreshwe n’uko ari itegeko ry’Imana. Ubwo ni bwo tutazakorwa n’isoni imbere y’Imana, ahubwo tugatsindishirizwa n’uko twakoze ibyo ijambo ry’Imana ridutegeka. Wibuke ko gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa (Ibyakozwe n’intumwa 20:35).

Imana ibahe umugisha.

Kuri uyu wa 30 Mata 2013, muri Leta ya JUBA mu majyepfo ya Sudani hakomeje kuvugwa ishimutwa ry’ABakristo, no kubatera ubwoba ko bazajya babahamba babona.

Nyuma y’ishimutwa ry’umunyamabanga mukuru w’idini Gatolika ‘Sudan Catholic Bishops’ ku wa 12 Mata, abandi Bakristo bakomeje kwibasirwa mu byumweru bishize. Mu rugomo rwakorerwaga aba Bakristo, harimo kubata muri yombi, kubahata ibibazo no kubashimita. Ku cyumweru taliki 21 Mata ubwo umukuru w’itorero ukomoka mu majyepfo ya SUdani yasengeraga mu mujyi wa Khartoum, ubuyobozi bw’umutwe ushinzwe iperereza n’umutekano witwa “National Intelligence and Security Service (NISS)” bwamutaye muri yombi bumuhata ibibazo ngo bumuvanemo amakuru.

Uyu mukuru w’itorero tutatangaje amazina kubera impamvu z’umutekano we yatangarije urubuga Morning Star ko yamaze amasaha ane ahatwa ibibazo mbere y’uko bamurekura. Yabivuze muri aya magambo “Bantegetse kubabwira amazina 12 y’Abakristo b’imbere mu kuvuga ubutumwa muri Sudani, mbasubiza ko nta cyo mbiziho.”

N’ubwo bimeze bityo, Sudani iri mu bihugu byashyize umukono ku itegeko mpuzamahanga riha ikiremwa-muntu uburenganzira bwo kugaragaza imyizerere ye.

Nyuma kandi yo guta muri yombi abagize umuryango w’ivugabutumwa ushingiye kuri Kaminuza, ubuyobozi bwa NISS bwabategetse kujya bitaba ku biro bya bwo buri cyumweru. Hari ku wa 23 Gashyantare uyu mwaka.

Umwe mu bakozi b’uyu muryango yatangaje iyo nkuru agira ati “Baduteye ubwoba, batubwira ko bazaduhamba tubona nituramuka tutabahaye amakuru y’abaterankunga b’ibi bikorwa bya Gikristo.”

Abo bakozi bamaze kurekurwa, ubuyobozi bwa NISS bwabategetse kujya bitaba ku biro buri munsi mu gihe cy’ibyumweru 2 kugira ngo bahatwe ibibazo by’imikoranire ya bo n’indi miryango ya Gikristo. Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’umuryango utaravuzwe izina ku bw’impamvu z’umutekano we. NISS yahise ifatira ibikoresho, imodoka n’impapuro z’uwo muryango.

Nk’uko yakomeje abitangaza, ubuyobozi bw’iki kigo kandi ngo bwagiye no mu ngo z’abo Bakristo, bufata diplome z’aba Bakristo, laptops za bo, cameras, telephone ngendanwa na iPads.

Nyuma yo kumviriza ibiganiro by’abo Bakristo kuri telephone ngendanwa, ubuyobozi bwabataye muri yombi bubashimutira muri Sudani y’amajyepfo muri Werurwe uyu mwaka.

Umukristo wabidutangaje yabivuze muri aya magambo ati “Bampaye amasaha 72 ngo mbe navuye mu gihugu. Baje iwanjye mu rugo ntahari, batwara laptops 5 za mushiki wanjye, impapuro zanjye zo ku ishuli, indangamuntu na telephone ngendanwa. Ndashima Imana ko yabanye nanjye ubwo abashinzwe umutekano bampataga ibibazo.”

Amakuru aturuka muri Sudani y’amajyepfo avuga ko Abakristo bamwe bahawe amasaha atarenze 24 ngo babe bamaze kuva mu gihugu.

Ku wa mbere taliki 29 Mata, abayobozi b’amatorero atandukanye yo mu mujyi wa Omdurman ku nkombe z’uruzi rwa Nil ahateganye na Khartoum bateguye amasengesho yo gusengera agahato Itorero ririmo guhatwa muri Sudani.

Aka gahato katangiranye n’ubwigenge bwa Sudani y’amajyepfo nka Leta yigenga muri Nyakanga 2011, ubwo Perezida Omar al-Bashir yahize umuhigo wo gukaza itegeko rya Isilamu (sharia), no guha agaciro umuco w’idini ya Islam ndetse n’ururimi rw’Icyarabu gusa.

Abaturage bakomoka muri Sudani y’amajyepfo bambuwe ubwenegihugu muri Sudani, bategekwa kuva mu gihugu bitarenze Werurwe 2012, ariko abasaga 500,000 ntibabona uko bava muri Sudani ya y’amajyaruguru kuko bari bavanywe ku kazi, abandi ari abakene, abandi babura uburyo bwo gutega, abandi babuzwa n’ibibazo by’ivanguramoko ryacaga ibintu muri Sudani y’amajyepfo.

Nk’uko hariho ubumuga bwo kutabona bwo mu buryo bw’umubiri, hariho n’ubumuga bwo kutabona mu buryo bw’umwuka. Ubwo bumuga bugira ngaruka ki ku Mukristo? Soma inkuru ikurikira:

Presbytie ?

Ibiri kure ubibona neza, ariko ibikwegereye ntubasha kubitandukanya. Ufite ibyiringiro bikomeye byo kuzabona Yesu, ariko ufite ingorane ku bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi. Ushobora kugushwa n’ibyo unyuramo buri munsi.

Myopie ?

Ibikwegereye ubibona neza, ariko ukirengagiza ibyiringiro biri muri Kristo, ari na ho hari ikibazo kuko ushobora gukomeza kubaka ku by’isi.

Astigmatisme ?

Ibikuri hafi ntubibona, n’ibikuri kure ntubibona. Kutabona kwawe kugira ingaruka ku buzima bwa none, ndetse no ku buzaza.

Strabisme ?

Ufite ikibazo gikomeye gituma utabona neza ibiri imbere yawe. Ubona ikintu ukacyitiranya n’ikindi, bigasa n’aho utazi guhitamo ngo uyoborwe n’Umwuka cyangwa utwarwe n’iyi si.


Kuri ibi bibazo byose ndetse n’ibindi, sanga Umuganga w’imitima wo mu ijuru. Arashaka kugukiza ubwo bumuga bwo mu mwuka kugira ngo agutunganye, kandi arabishoboye. Uri umwana w’Imana Data wo mu ijuru.

«Ameze nk’inkuge z’abagenza, azana ibyokurya bye abikura kure» Imigani 31 : 14 -

Nkunda cyane abagore b’abakozi. Bagira ubutwari bwinshi, kuko bagomba gukora akazi kandi bagakorera n’ingo zabo. Iyo bafite abana, gukora akazi no kwita ku rugo ntibibaha umwanya wo guhumeka.

Bakora ibyo bagomba cyangwa bagamije guteza imbere ingo zabo, byanga bikunda bagomba gukemura ibibazo byo mu ngo zabo. Icyo gihe umugabo ntaba akiri wenyine mu bibazo byo mu rugo. Bene abo bagore baba ari intwari cyane, rimwe na rimwe ndetse usanga birenze… kuko bavunika kandi ntibabone umwanya wo kuruhuka kuko nta gihe babibonera.

Ariko abagore mu ngo ntibakajye bitesha agaciro, kuko bafite amahirwe menshi. Bafite ubushobozi bwo kurema, bashobora gufata igihe bakagira uruhare mu iterambere ry’ingo zabo. Byashoboka ko nta mafaranga binjiza ako kanya, ariko kubera ibitekerezo, ingamba, imbaraga, ubwenge, umubano bagirana n’abantu, bashobora kuzana amafaranga cyangwa bagakoresha make.

Mu buzima bwanjye, byombi nabinyuzemo. Nabayeho mfite akazi, kakamfasha kuzana amafaranga mu rugo. Ariko sinagiraga igihe cyo kwita ku bana banjye, ndetse sinagiraga n’icyo kuruhura umubiri, ahubwo nahoraga mpuze rwose kuko «gutekereza» bituma umuntu yegerana n’Imana.

Ni igihe cyo gutuza, ugafata umwanya wo kuganira n’Imana, kandi ibyo bizana umunezero!

Ariko igihe nari «umugore mu rugo», habayeho igihe nkajya numva nta gaciro mfite. Naje kumenya ko uko kumva nta gaciro mfite byambagaho iyo nabaga mfite icyuho muri jye, n’iyo banaga ntarimo gutekereza. Nari naribuze, n’ibiganiro nagiranaga n’Imana byari nko kuyibwira gusa yo itansubiza…

Hariho uburyo busaga igihumbi bwo gutekereza, kandi Imana idushyira imbere igihe cyiza cyane kandi gihagije gituma tubura amahitamo! Ntidukwiriye kwirengagiza ibyo bihe byiza Imana yaduhaye byo gushyikirana na YO! Imana ifite ibintu byinshi byo kutubwira!

Eveline Simonnet

“Amaraso bubikira ni ayabo, ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico” Imigani 1 : 18.

“Ucukura urwobo azarurwamo, kandi uhirika ibuye rizamubirindukana.” (Imigani.26 :27).

Uburyo bune bwo kugwa mu cyaha ni ubu: gukingurira icyaha (kugiha urwaho), kugishyira mu bikorwa, kuganzwa n’icyaha no kubatwa na cyo.

Gukingurira icyaha ni igihe dukingura umutima tukawerekeza mu irari no kwifuza, umutima ukabyakira.

Gushyira icyaha mu bikorwa ni uburyo bwa kabiri, ariko bisa nk’aho bikiri mu bitekerezo. Icyo gihe biba bisa nk’aho bitaraba icyaha.

Ubwa gatatu haza urwego rwo kuganzwa n’ikibi: Iyo umuntu yemeye agakingurira ikibi muri we, hanyuma akagikora, akacyimenyereza, asigara yaraganjwe na cyo, akabohwa na cyo.

Ubwa nyuma haza urwego rwo kubatwa n’icyaha. Iyo umuntu ageze kuri urwo rwego, kubohoka kwe kuba gusaba imbaraga.

Uyu munsi twature tuti:

Ntabwo nzaha icyaha urwaho. Mpisemo kwera no gutinya Imana !

Imana ikunda buri muntu wese kandi irifuza kumwereka imbabazi zayo. Bibiliya ibivuga neza “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege…” Hari n’ahandi handitse ko Imana ari urukundo (1 Yohani 4 :8). Kubera urwo rukundo rw’Imana ruhebuje, abarwifuza bose bashobora kwakira agakiza, gukira ingwara, kubohoka, amahoro, ndetse n’imigisha yose Imana idusezeranira mu ijambo ryayo.

Mu by’ukuri, gusobanukirwa no kwakira imbabazi n’urukundo rw’Imana ni byo banze ryo kwizera. Ibi bishobora kuba bihabanye n’ibyo mwigishijwe aho musengera, ariko ni ukuri kw’Imana. Bibiliya itubwira ko ukuri kubatura. Mukomeze musome muraza gusobanukirwa imbabazi nyinshi z’Imana n’icyifuzo ifite cyo kubaha umugisha.

Ni umugambi wayo kandi yabiteguye kera, ngo duhabwe umugisha. Mwibuke ko Imana itabarakariye. Irabakunda. Ni Imana nziza. Nidusobanukirwa ibi, ubuzima bwacu burahinduka! Mbere yo gusoma ubwo butumwa, tubanze dukore iri sengesho Pawulo yasengeye Abefeso.

“Data mwiza wo mu ijuru, ndasaba ngo uduhe nk’uko ubutunzi bwawe buri, ko Kristo ahora mu mitima yacu ku bwo kwizera, kugira ngo tumaze gushorera imizi mu rukundo tukaba dushikamye, duhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugera ku kuzura kw’Imana. Kuko ubasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zawe ziri zidukoreramo, icyubahiro kibe icyawe mu itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen!” Abefeso 3:16-21.

Gusobanukirwa ko Imana igira neza kandi ari nziza: Ishingiro ryo kwizera

“Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka mu isi y’ababaho”Zaburi 27 : 13.

Hashize imyaka, Umwuka w’Uwiteka yambwiye ati “Genda wamamaze kugira neza kw’Imana kandi ntutinye ko bakunegura.”

Kugira neza kw’Imana

Mbere iryo jambo narifata nk’ibisanzwe. Ariko maze gusoma muri bibiliya nkamenya icyo ivuga ku kugira neza kw’Imana, nasanze icyo gitekerezo kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe. Nabigizeho ihishuririrwa rikomeye. Natangajwe no kubona uburyo Bibiliya ivuga ku kugira neza kw’Imana. Mwaba muzi impamvu Bibiliya, uhereye mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe, ishimangira ku kugira neza kw’Imana?

Ni kubera ko ari ishingiro ryo kwizera kwacu

Uko tugenda dusobanukirwa ko Imana igira neza, ni ko turushaho kuyiringira. Iyo tuyiringiye, biratworohera kuyegurira rwose ubuzima bwacu. Iyo twayeguriye ubuzima bwacu, tuba tuyemereye ko idukiza, ko iduha umugisha, igakorera muri twe hanyuma ubushake bwayo bwuzuye bukaba mu isi nk’uko buba mu ijuru.

Ibi mpora mbihamiriza mu biterane dukora byo kubohoka. Igihe natangiye kwigisha ku kugira neza kw’Imana, nabonye ibitangaza byinshi birenze ibyo nari narabonye.Uko abantu bagenda “Data yishimiye kubaha ubwami” (Luka 12 : 32), kandi ngo “ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye” (Zaburi 84 : 12), bamenya ko Imana iri mu ruhande rwabo, itari umwanzi wabo. Ukuri k’uko Imana nta cyo yifuza kubima kwinjira mu mitima yabo. Iyo barwaye bamenya ko Imana yifuza kubakiza, ko yifuza kubatabara hanyuma bakayiyegurira, bakizera hanyuma bakakira igitangaza cyabo.

Ndasenga kugira ngo niba mutaramenya ko Imana igira neza mubimenye, hanyuma Imana ibashoboze kwakira ibyo mukeneye.

Birashoka ko mutari mwatangira urugendo rwo kwizera, mukaba mutarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanyu. Yego muramwumva abandi bamuvuga, mukanemera ko ibyo bamuvuga ari ukuri. Ni Umwana w’Imana, yabayeho ari umukiranutsi apfa urupfu rwo ku musaraba kugira ngo acungure abari mu isi. Mwizera ko yazutse uyu munsi akaba ari muzima.

Mwizera ijambo riri muri Yohani 14:6, aho Yesu yavuze ngo “Ni jye nzira ukuri n’ubugingo.” Wenda ibyo byose murabyizera ariko ntimuramukingurira umutima. Ntabwo muratura, muvuge ngo” Yesu, ndakwakiriye nk’umwami n’umukiza wanjye, uyu munsi nkweguriye ubuzima bwanjye!”

Niba ari uko mumeze, ntabwo muri mwenyine, kandi uyu munsi mushobora kumwakira mugahinduka. Hari abantu benshi bajya mu rusengero ariko batarakira Yesu. Baramwumvise, ariko nta busabane bw’umwihariko bafitanye na we. Nta byiringiro bafite muri we, ntabwo basobanukiwe ko bagomba kugira icyemezo ku giti cyabo ngo babe biyeguriye Kristo.

Ndakeka ko impamvu imwe ishobora gutuma abantu batiyegurira Kristo, ni uko batinya kumwegurira ubuzima bwabo, kubera ko batazi ko agira neza. Niba mwaba mushidikanya kwiyegurira Imana kubera ko mutizera kugira neza kwayo, nagira ngo mbatangarize ko Imana igira neza, ko ari nta cyiza nko kuyiyegurira.

Iki ni ikibazo gikomeye. Gushakashaka uko wamenya ibyo Imana ishaka kugira ngo ube ari byo ukora, ni uguhora witondera ubuziama Imana iguha kubaho.

Duhora twibeshya ku mpamvu Imana yivanga mu buzima bwa muntu ikoresheje ijambo ryayo, mu buzima busanzwe.

kwibaza ku Mana cyane, no ku byanditswe byera, n’ibitekerezo bishingiye kuri tewolojiya nta cyo bimarira umuntu kuko bitabasha guhindura imyitwarire y’umwizera n’imiterere ye. Ijambo ry’Imana ritabayeho, tewolojiya yahinduka inyuguti zipfuye.

Ni uko rero "Tureke Ijambo ry’Imana rituyobore" (nk’uko umwe yabivuze neza), turyibwire bucece, tunaryibwire dusenga, turitindeho kurusha uko dutinda dutekereza ku bindi bisanzwe mu buzima bwacu nyamara ntibigire icyo bitwungura.

Noneho kuba mu Mwuka bisobanura iki? Urugero, bisobanura kugira “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda” Abagalatiya 5:22.

Mika na we yaravuze ati “Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicishije bugufi.” Mika 6:8.

Kumenya ubushake bw’Imana kugira ngo ubushyire mu bikorwa ntibiruhije na gato. Nta gikomeye kirimo, bisaba kwizera gusa no kwitanga umaramaje ugaha Uwiteka ubuzima bwawe akabuyobora bwose uko bungana, kandi buri munsi… biroroshye rero!!!

Michel Roux

Hariho ikintu cyakomeje kuntera urujijo, ni uburyo abantu bakuru bahoza abana. Umwana ashyira urutoki mu rugi, umuntu mukuru akamufata ukuboko, agahuhaho, akamusoma ku dutoki ati “Impore!” Uzi uburyo gushyira intoki mu rugi bibabaza? Mbese utekereza ko guhuha ku ntoki byabuza umwana kubabara?

Kubabara kw’abandi gukomeza kutumvikana, kandi akenshi tubura icyo dukora: Nasubiza iki? Navuga iki? Nakora iki? Byashoboka ko umuntu abivugishwa no kwanga kugira icyo afasha uri mu kaga, cyangwa kwibuza kubitekerezaho, akavuga gusa ati “Ndaguhuhiraho, impore!” Yobu yarababaye cyane, akajya ataka afite agahinda ati “Ayii, iyaba umubabaro wanjye washoboraga kugerwa, n’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo! Kuko byarusha umusenyi wo ku nyanja kuremera…” Yobu 6:2, nyamara incuti ze zamuciragaho iteka, zikamugisha impaka “Ariko muri abahimbyi b’ibinyoma” Yobu 13 :4.

Twebwe tubabarana dute n’abababaye? Duhora dushaka gukora ibyiza, n’umutima ukunze, ariko guhoza ubabaye ni intambwe ikomeye, ndetse ni inzira inyerera. Bisaba kuba wuzuye urukundo, no kwihangana, n’ubwenge, no kutihimbaza.

Dore amakosa abantu bakunze gukora, nayatoranyije ngo nyakwereke nawe uyirinde rwose:

- Kwihunza ikibazo ushingiye ku murongo wa Bibiliya utari wo, cyangwa ikindi gitekerezo cyo gutebya. Urugero, umukobwa ubabajwe n’uko ashaje adashatse (atarongowe) wowe ukamubwira uti “Kandi wishimire Uwiteka… .”. uwo murongo yawufashe mu mutwe, awushyira mu bikorwa n’umutima we wose. Ahubwo ushobora kongera kumukomeretsa, umukuramo ibyo yari asanzwe azi kandi ibyo umubwira nta cyo biri buhindure ku kibazo afite.

- Kwitangaho urugero: “Nanjye byambayeho, kandi nabisohotsemo neza.” Urugero, umugore umaze gupfusha umwana we ntukamubwire ngo “Oh, uzabyara abandi. Maze nanjye nakuyemo inda mu mwaka w’1975!” (Yego birababaje kuba warakuyemo inda mu mwaka w’1975, ariko ntibiri bumugarurire umwana we yabuze. Ikindi, kuba azabyara abandi si inkuru ijyanye n’icyo gihe arimo kuko ari mu gahinda. Ugomba rero guha agaciro ibihe arimo).

- Kunenga icyateye umubabaro: “Hari n’abandi banyura mu bibagoye kurusha ibyawe, ibyo biroroshye, ntibikwiriye kugutesha igihe.” Umubabaro ntugerwa ku munzani, ntubasha kugera icyateye umubabaro w’undi. Arababaye, icyo ni cyo cya ngombwa.

Izi ni ingero, ariko ndizera ko mu buzima bwawe bwa buri munsi hari hari ibindi uzagenda ubona. Reka rero twirebeho ubwacu: Ubwo nari mbabaye ni nde wampojeje? Ni ibihe bitekerezo byaba byarababaje umutima wanjye? Nta kindi cyagufasha kubimenya, keretse ubwawe ubaye warabinyuzemo.

Ni ukuri, ku bwanjye ndashima Imana kuko yandinze umubabaro n’ikiriyo. Mu rugendo rwanjye nabonye barumuna banjye na bakuru banjye beza, buzuye urukundo, bumva amarira yanjye nta cyo ndababwira, bamfasha mu bifatika bagatekera umuryango wanjye, bakansengera, bakamfata mu maboko buzuye impuhwe nyinshi. Ubu nta burenganzira mfite bwo kubwira umuntu ngo “Impore”bitavuye ku mutima, ahubwo ndamwumva by’ukuri. Ibyo ni byo Yesu yakoze, kandi ni cyo adushakaho twese.

Anne Bersot

Ndashima Imana ku byo inkorera mu buzima bwanjye bwa buri munsi. ikindi nyishimira ni ibitangaza yakoreye mushiki wanjye mukuru. Yaramubohoye by’ukuri.

Mu by’ukuri, kuba Imana yararinze ubugingo bwanjye kugeza uyu munsi, ikarinda n’umuryango wanjye ndabiyishimiye.

Imana ishimwe!

Niba mwifuza kugera kure mu by’umwuka, mugomba kumenya no kuba mu ijambo ry’Imana mu buryo bwose bushoboka.

“Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, nuko rero shaka ubwenge, ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga. Ubukuze na bwo buzagukuza, nubukomeza buzaguhesha icyubahiro”Imigani 4 : 7-9.

Niba mu by’ukuri twifuza ubwenge bw’Imana, bidusaba gusoma bibiliya cyane, bitari iby’akamenyero by’iminota mike ya buri munsi wenda tujya dufata. Biradusaba kuyifungura amanwa na n’ijoro. Biradusaba kureka no kwikuramo ibyo twujuje imitima yacu, hanyuma tukayishira kuri gahunda nsha y’ijambo ry’Imana.

Mushobora gukeka ko ndiho nkabya. Ariko mwibuke ko umunyeshure wiga umuzika agomba kwitoza amasaha menshi ku munsi, kimwe n’ukora imyitozo ngororangingo witegura kugira amarushanwa ajyamo. Baritoza bashishikaye kubera ko icyo bo baba bitayeho ari kugera ku ntego yabo.

Ni nako bigomba kumera no kubashaka gukura mu mwuka. Niba mwifuza kugera kure mu by’umwuka, mugomba kumenya no kuba mu ijambo ry’Imana mu buryo bwose bushoboka.

Ibi bishobora kubasaba kugendana inyakiramajwi mwakumvaho ijambo ry’Imana, nubwo mwaba muriho murya cyangwa mwagiye kwiyogoshesha. Dukore ibishoboka byose kugira ngo ijambo ry’Imana ribe muri twe rigwiriye. Mutekereze urugero rw’abasirikare bagiye ku rugamba, bagiye guhangana n’abanzi. Mwibuke ko turi abasirikare ba Yesu. Dufite umwanzi ahora ashakisha uburyo yadusenya cyangwa atugusha. Tugomba rero guhora kuba twaratojwe neza niba twifuza kunesha! Imana idushoboze kandi iduhane umugisha.

Nituguma muri Yesu tukamwomaho ni bwo tuzabasha kwera imbuto z’ukuri mu buzima bwacu, ndetse tugakomeza no kwaguka.

"Mana yanjye, umpe kukwegera, kukwegera cyane!
Ni cyo cyifuzo cyanjye :Kuba hafi yawe !
Ibigeragezo nibintembaho nk’uruzi,
Umpe kukwegera!
Mbe hafi yawe!

Hafi yawe cyane buri munsi, hafi yawe !
Ntabara, ukomeze kwizera kwanjye.
N’iyo satani yantera, urukundo rwawe rungarure
hafi yawe cyane buri munsi,
Hafi yawe ! "

Nshuti zanjye, binyuze mu magambo y’iyi ndirimbo, ndifuza kubatera imbaraga kugira muhore mwomatane na Kristo, uko byaba bimeze kose.

Umwanditsi wa zaburi, Dawidi, yari yarasobanukiwe akamaro ko kuguma ku isoko y’ubuzima, ari ryo Mana.

“Ni ukuri ineza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iminsi yanjye yose nkiriho” Zaburi 23 : 6.

Umwami wacu Yesu, na we yigishije intumwa ze kuri iyo ngingo, mu bundi buryo. Yabahaye urugero rw’igiti n’amashami kugira ngo basobanukirwe uko kuri.

“Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto” Yohani 15 : 1-2.

“Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye” Yohani 15 : 4.

“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite” Yohani 15 : 5.

Muri icyo gice Yesu arashimangira cyane ingingo imwe. Aradukangurira cyane kumenya ukuri kuko ubuzima bwacu buterwa n’uburyo twomatanye na we. Tutari muri we, ntacyo tubasha gukora. Nituguma muri Yesu tukamwomaho ni bwo tuzabasha kwera imbuto by’ukuri mu buzima bwacu, ndetse tugakomeza no kwaguka.

Iyo tubwiye Yesu ko twifuza guhora hafi ye, tuba twemeza ko ari we utugenga.

Tukifuza guhora hafi ye nkuko Mariya wavukanaga na Marita yabikoze, kugira ngo tumwumve neza kandi dusobanukirwe ubushake bwe.

“Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe” Luka 10 : 38.

“Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami Yesu yumva ijambo rye” Luka 10 : 39.

Dukeneye kuba hafi ya Yesu cyane, kugira ngo duse na we. Ntimuzi ko umuntu mutindana ari we musa?

Dukeneye kuba hafi ye kugira ngo tutazatungurwa no kugaruka kwe!

Ntabwo ari ukuba hafi ye, ahubwo ni ukuba hafi ye cyane, tukagirana ubusabane bwimbitse, tukaba inshuti ze. Iki ni icyifuzo dukwiye kugira muri iyi minsi yanyuma turimo: Kuba hafi cyane y’umutima w’Imana. Kandi twibuke ko niturushaho kwegera Imana ari bwo tuzitandukanya n’ibitayihesha icyubahiro.

Urufunguzo wro kubigeraho ni uru: Tubasha kwiyegurira Yesu iyo turekeye aho kwigenga, ahubwo tukemera kugengwa na we ijana ku ijana (100%).

Dusengane iri sengesho: Mwami, ndifuza gusobanukirwa ko nkeneye kuguma muri wowe. Mfasha kugira ngo iminsi yose mfite kubaho mpore ngendera mu ijambo ryawe kandi ndikunze. Umpe kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu, ne kumva nihagije cyangwa ngo ngire umuzi usharira muri jye. Yeee, ndabyatuye ko ntagufite ntacyo nabasha gukora. Amen.

“Niba wizera Yesu ariko ukaba utabasha kuvuga ko uri incuti y’Imana, bishoboka ko waba uri umufana wa Yesu. Kuba inshuti no kuba umufana ni ibintu bibiri bitandukanye.

“Uwiteka akavugana na Mose barebana nk’uko umuntu avugana n’incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w’umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema”
Kuva 33 : 11.

Abakristo benshi usanga ari abafana Yesu gusa!

Uyu munsi ndifuza kuganira n’imitima yanyu, atari ubwenge bwanyu. Mu nkoranyamagambo (dictionaire) basobanura umufana “nk’umuntu wemera undi cyane”. Nk’urugero umuntu wemera umuhanzi cyangwa ikipe y’umupira w’amaguru.

• Ushobora kumva umufana avuga ngo: « Nemera umukinyi runaka pe !».

• Umufana ashobora kuba atunze umupira wo kwambara cyangwa ama cd biriho umukinyi cyangwa umuhanzi yemera.

• Umufana aba azi byinshi ku buzima bw’umuhanzi yemera.

• Umufana azi ibyo umuhanzi we akunda n’ibyo yanga.

• Umufana rimwe na rimwe amenya ibyo uwo afana atekereza...

• Iyo uwo muhanzi ageze mu karere cyangwa umujyi umufana we atuyemo, uyu agomba kugera aho umuhanzi ari bube ari. Ndetse abafana bamwe bakora ibishoboka byose bagahora bagera aho abahanzi bakunda bari.

• Iyo winjiye mu nzu y’umufana, uhita umenya uwo afana kubera haba hari byinshi bibigaragaza: ushobora kubona amafota y’uwo afana, cyangwa ukanumva n’abana babivuga.

Hari ikiganiro narebye c’umugabo n’umugore bafana umuhanzi umwe. Iyo uwo muhanzi yabaga afite igitaramo kwa gatandatu, uwo mugabo n’umugore we bageraga umunsi umwe cyangwa ibiri mbere aho igitaramo kiri bubere.Byabatwaraga amafaranga menshi, ay’urugendo n’ayo kwishura aho kurara, kandi ntabwo bari abakire. Bagataha bishimye bafite n’amafoto bifotozanze abafashe amaboko, n’ahantu yabasinyiyeho. Imana ntabwo yifuza gusa kugusinyira ku buzima bwawe, ahubwo irifuza kwandika amateka y’ubuzima bwawe.

Ikibabaje cyane, ni uko 99% usanga uwo muhanzi atazi izina ry’umufana we! Ntabwo aba anamuzi akenshi, nubwo bahura mu muhanda, ashobora kutamureba, kubera ko nta busabane baba bafitanye.

Icyo nshaka gushimangira hano, ni uko hari abantu bashobora kuvuga ko bemera Imana, bakabwira Yesu abantu bose, bakaba batunze ibitabo by’Imana byinshi, amabibiliya menshi, calendrier ya gikristo muri cuisine, bagahora bacuranga indirimbo z’Imana, ntibasibe no mu materaniro aho bajya kumva ahavugwa Imana, ariko ntibabe inshuti z’Imana!

Mpora ntangazwa n’abarokore b’urubyiruko usanga bazi amazina y’abahanzi bose, b’abakinyi ba films n’ibindi, ariko ukaba utababaza iby’umwuka wera.

Incuti ikunda icyo incuti yayo ikunda

“Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iyi si butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi aba yihinduye umwanzi w’Imana” Yakobo 4 : 4.

Usanga abakristo benshi bazi amazina y’abahanzi, y’abakinyi ba films, y’amakipi y’umupira w’amaguru, ariko batakubwira amazina 20 y’abantu bo muri bibiliya. Ntabwo bishoboka ko abana b’Imana bakunda iby’isi kuruta uko bakunda iby’ijuru.

“Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we”1 Yohani 2 : 15.

“Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi” Imigani 3 : 32.

Imitima yacu yakagombye kuvuga ngo : « Nkunda ibyo ikunda nkanga ibyo yanga ». Niba mfite incuti yanga umutuku, ntabwo nayiha impano y’umwenda w’umutuku! Niba nzi ko hari ahantu idakunda kujya, ntabwo nayitumira aho hantu ngo abe ari ho tujya kuganirira! Imana ni incuti y’abo bakunda kandi bagakora ibyo gukiranuka nka yo.

Incuti iba n’incuti y’abo ukunda

“Mbana n’abakubaha bose, n’abitondera amategeko wigishije”Zaburi 119 : 63.

Niba dukunda Imana, tugomba no gukunda itorero ryayo, tugakunda umuryango wayo, tugakunda bene Data mu kwizera, tugakunda abo Imana ikunda, tukagira incuti z’abakristo, ku buryo incuti ya mbere magara yakabaye umukristo.

Incuti yawe uyibera umwizerwa

“Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba” Imigani 17 : 17.

Buri gihe ubucuti burasaba ko abakundana baberana abizerwa. Kuba incuti y’Imana, ni kuyikunda uko biba bimeze kose, n’igihe twatengushwe n’abavandimwe, naho twabura byose, nubwo twaba twakomerekejwe, nubwo haba hari gushidikanya, incuti y’Imana ihora ari umwizerwa ku rukundo ikunda Imana. Haranditse muri bibiliya ngo, “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana?”

Incuti yumvira uwo ikunda

“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye” Yohani 14 : 15.

“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke” Yohani14 : 21.

Kuba incuti y’Imana, ni kubaha amategeko yayo, kandi amategeko yayo ntabwo akomeye.

“Umuntu navuga ati “’ Nkunda Imana”’, akanga mwene se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwese Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye” 1Yohani 4 : 20.

Nyuma y’iminsi mike nkijijwe, nahuye n’abakristo babiri, umwe yahoraga ambwira ngo “ Ntabwo nzigera nkubabarira na rimwe”, hejuru y’ikintu ntigeze nkora. Iryo jambo ryagumye ku mutima wanjye, ariko ikibabaje uwo muntu yaje kugirwaho n’ingaruka mbi z’imyitwarire ye. Ibi mpora mbisubiramo, niba hari umuntu utarababarira mu buzima bwawe, ntutekereze ko hari aho ushobora kugera, cyangwa ko waba ushimisha Imana. Niba hari uwakugiriye nabi, uyu munsi ufate icyemezo cyo kumubabarira.

Incuti yizera ibyo ibwiwe n’uwo ikunda

“Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka’’, yitwa incuti y’Imana” Yakobo 2 : 23.

Impamvu Aburahamu yiswe incuti y’Imana ni uko yizeye ibyo yamubwiye. Mbega amahirwe! Ariko mu by’ukuri ni ihitamo. Dushobora guhitamo kuba incuti z’Imana! Imana irifuza kuba incuti yawe! Mugomba kwemera ko ijambo ry’Imana riba umuyoboro wa mbere w’ubuzima bwanyu. Ijambo ryayo rikabayobora, mutitaye ku byo incuti n’imiryango bivuga, mugahitamo kwizera ijambo ryayo.

Incuti imenya kubw’umwihariko uwo ikunda

Imana ntabwo yifuza ko ubucuti bwanyu na yo bugarukira ku gukunda itorero, abizera, ijambo ryayo, ahubwo irifuza ko muba n’inshuti yayo ubwayo. Iyo uri incuti y’Imana, irakuganiriza ukayumva. Iraguha umugisha, ikakuyobora. Ntabwo muziga gusa kubyerekeye Imana, ahubwo muzigishwa ku Mana ubwayo.

Hashize igihe kingana iki Imana ibaganirije kubw’umwihariko? Ni icyifuzo cy’Imana kugirana ubucuti bw’umwihariko n’abana bayo, kandi irababazwa n’uko abakristo benshi basenga ariko nta bucuti n’ubusabane bafitanye na yo. Yesu yaradusezeranije ko Mwuka wera azatuganiriza, akatuyobora, akatugira inama! Ni mwakire ubucuti bw’umwihariko n’Umwuka wera!

“Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.”
Yohani 14 : 18.

“Ariko umufasha ari we Mwuka wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.”
Yohani 14 : 26

Nk’uko bitangazwa na The Christian Post, itorero rito ryo muri Leta ya Illinois (USA) ririmo gupfa ikirango n’ikigo cy’igihangange mu gukora ibikoresho bya sport, Adidas.

Amambere, mu mwaka w’2000 iri torero ngo ryaba ryarafashe izina ryise "Add-a-Zero," rigamije gushishikariza Abakristo kongera amaturo atangwa buri cyumweru. Nyuma rero ni bwo Adidas na yo yaje guhitamo izina "adiZero," ikaba yifuza kuzajya irikoresha nk’izina rishya muri amwe mu mashami yaryo. Mu mwaka w’2009, Adidas yagerageje gutangaza ku mugaragaro "adiZero" nk’izina ryayo rishya ariko icyifuzo cyabo gihakanwa n’inzego zibishinzwe kuko iri zina ryari ryamamaze gufatwa n’itorero ryo muri Leta ya Illinois. Adidas yahise isaba ibiro by’Amerika bishinzwe ipatante no gutanga amazina mashya kwambura itorero iri zina rigasigarana Adidas yonyine, ariko icyifuzo cyabo giteshwa agaciro.

Umudepite mu nteko ushinzwe amatorero Bwana Richard Young avuga ko itorero ryagerageje gukemura iki kibazo ku ruhande rwaryo. Yabitangaje muri aya magambo, ati "Mu by’ukuri, itorero rifite ubushake bwo [guha agaciro ibyarushaho kuba byiza]. Iyo ritaza gukora fundraising … iyo Adidas itaza kubiha agaciro gake ngo itange $5,000 gusa, ntekereza ko itorero ryari koroshya ikibazo. Ariko Adidas nta cyo yabikozeho, ahubwo yafashe impapuro yahakaniweho icyifuzo, izifunga mu ibahasha yishyura n’amafaranga $5,000."

Umudepite uhagarariye sports mu nteko yatangarije ikinyamakuru Forbes ko ikirango cy’itorero gishobora gufatwa nk’ikitagikoreshwa, ngo kuko ngo cyakoreshejwe incuro ebyiri gusa mu gihe cy’imyaka ine. Ku ruhande rw’itorero, riravuga riti "iby’inyungu zizanwa n’ikirango cyacu" si ikibazo, rigatangaza ko rikomeje gukoresha iki kirango mu bikorwa byo kwamamaza.

Igiterane cy’iminsi ine cyaberaga kuri ADEPR Muhima ubu kigeze ku munsi wacyo wa nyuma.

Iki giterane gifite intego igira iti "Nimuze twubake...” Nehemia 2:17 kimaze iminsi ine ubu kikaba kigeze ku munsi wacyo wa nyuma, aho turi kumwe na Chorale Muhima, Chorale Goshen ikorera umurimo w’Imana kuri SGEEM ndetse n’umuhanzi ukunzwe cyane Simon KABERA na we ari akaba yahageze.

Umuvugabutumwa SEMAJERI Gaspard na we yahageze, akaba yaganirije abitabiriye iki giterane ku ntego igira iti “Nimuze twubake…” ndetse abahamagarira kubaka urusengero rw’Imana ahongaho kuri ADEPR Muhima.

Itorero “The Richmond Outreach Center (ROC)” ryo muri Leta ya Virginia ryemeye icyemezo Abapasiteri 4 bafashe cyo kwegura mu mirimo yabo. Muri bo harimo Pasiteri washinze iri torero, na bagenzi be batatu. Mu bindi aba bapasiteri baregwa harimo guhakana ibyaha byabahamye mu minsi yashize.

Nyuma y’inama yagutse yakozwe mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw’itorero bwatangaje ibikurikira: “dushingiye ku cyemezo cyumvikanyweho n’ubuyobozi… twemeje ko Pastor Geronimo Aguilar, Pastor Jason Helmlinger, Pastor Andrew Delgado na Pastor Matthew Aguilar begura ku mirimo yabo."

Ubu butumwa buturuka mu buyobozi bw’itorero The Richmond Outreach Center bwakomeje bugira buti “Itorero rizakomeza kuba hafi abakeneye ubufasha, kandi ntituzigera dutezuka kuri iyi ntego."

Amakuru dukesha The Christian Post, Pastor Aguilar yoherejwe muri Leta ya Texas mu kwezi gushize kugira ngo yiregure ku byaha bikomeye aregwa birimo gufata Abakristo ku ngufu. Pastor Helmlinger we yatawe muri yombi mu kwezi gushize aregwa icyaha cyoroheje, kuko ngo yahamagaye uwahoze ari Pasiteri akamutera ubwoba amuziza iperereza yakoraga kuri Pastor Aguilar.

The Richmond Outreach Center ivugwa ko ari rimwe mu matorero arimo kuzamuka cyane kandi vuba muri Amerika (nk’uko bitangazwa na Outreach Magazine) ryashinzwe mu mwaka w’2001 rishinzwe na Pastor Aguilar n’umufasha we Samantha, bagamije gushishikariza amatorero y’akarere, abantu ku giti cyabo ndetse n’abadakijijwe igikorwa cyo gufasha abakene. Amakuru aturuka kuri website y’iri torero avuga ko kuva iri torero ryashingwa “ibyaha byagabanutse ku buryo bugaragara” muri aka gace, kandi minisiteri yabo igahabwa ishimwe ishimirwa ko yagize uruhare mu kugabanya ibyaha mu duce tubiri turikikije.

“Abyuka kare butaracya, akagaburira abo mu rugo, agategeka abaja be imirimo ibakwiriye” Imigani 31 : 15.

Ni abagore bangahe babyuka kare butaracya? Abagore bose bafite akazi bazi kubyuka kare icyo ari cyo!

Mbega ubutwari! Iyo bisaba gutegurira umuryango wose amafunguro ya mu gitondo, kwita ku bana no kubategura ngo bajye ku ishuli, kwitegura ubwawe, hutega imodoka, … kandi ugomba kugera ku kazi ku gihe. Mbega uburyo bitera imvune!

Hari abarara badasinziriye, cyane nk’iyo umwana yarwaye! Tekereza kujya ku kazi utigeze ugoheka… cyangwa utigeze ukoza intoki ku munwa mu gitondo! Abo bagore bose ni ibyitegererezo by’abanyamurava, kwitanga no kwihangana.

Kuko bake muri bo ari bo bagira « abaja » !
Abafite abakozi ni bake!
Abafite abagabo bashobora kubafasha ni bake cyane! Abafite imiryango ishobora kubafasha ni bake cyane… !

Ubwuzuzanye (gufatanya) mu muryango ni ngombwa, cyane cyane mu miryango migari. Abana b’imfura ni bo bakunze kubivunikiramo.

Umuco wo gufatanya ni impano y’Imana! Tuyikoreshe, duhumuke, dukure amaboko mu mufuka twakire abari mu bibazo. Kuko tutamufite, nta kindi twabona uretse imibabaro, kwiyuha akuya n’imihati…

Ndabwira abagore bakora nti “Mwitinya gusaba ubufasha! Nimusabe imiryango, incuti n’amatsinda bibafashe. Mwikwemera guheranwa n’imiruho, kandi mujye mufata igihe cyo kuruhuka.

Imana irashaka ko muhora munezerewe, museka! Mwica Imana intege!

Eveline Simonnet

“Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora” Ibyahishuwe 22:25.

Maze iminsi ntekereza ku ijambo ryitwa kubeshya. Kubesh ni icyaha Imana yanga urunuka, ariko ikibabaje ni uko benshi bakigize akamenyero.

Uyu munsi mu modoka najemo njya ku kazi, abantu babiri (2) babeshye kuri telephone bavuga aho bageze, wareba igihe gisigaye ngo bahagere ugasanga ari kinini. Tekereza noneho ababeshye bari mu zindi modoka, cyangwa abagenda n’amaguru. Nta bushakashatsi bwimbitse ndakora, ariko abantu babeshya bamaze kuba benshi, cyane cyane kuri telephone. Ikindi, hari abafashe uwo muco ku buryo nta byiringiro byo gukira iki cyaha bafite. Bumva kutabeshya bidashoboka.

Aka ni akamenyero abantu bafashe, ku buryo kutabeshya ari byo byabaye igitangaza. Hari ubwo uvugana n’umuntu, wagira icyo umubwira akagusubiza ati urabeshya (n’ubwo waba utabeshya), cyangwa ati rahira… kuko kwizera umuntu bisigaye bigoye.

Hari uwo twaganiriye ejo hashize amaze kubeshya twicaranye, ndamubwira nti “Byaba byiza utongeye kugenza utyo kuko ababeshya batazajya mu ijuru.” Yaransubije ati “Ndabizi, ariko sinsanzwe mbeshya ni ubwa mbere mbikoze, kandi nagira ngo uwo tuvugana amenye ko ngeze hafi atansiga.” Ubwo yavugaga ko ageze Nyabugogo, kandi ari ku Ruyenzi.

Ubushize na bwo hari uwo twavuganye, twari dufitanye gahunda ya saa mbili zamaze kurengaho muhamagara ngira ngo menye aho ageze. Arambwira ati “Ngiye kugera i Remera mpite mfata moto, mu kanya ndaba nkugezeho.” Abo twari kumwe (kuko atajya ababwiza ukuri) bahise bambwira bati “Uriya ntumuzi! Ntajya avugisha ukuri, buriya arakubeshye!” Nahise numva mbabaye, kuko ni umukozi w’Imana ndetse gahunda twarimo yari iy’umurimo w’Imana. ubwo turajya he? Niba dusigaye tuvanga umurimo w’Imana no kubeshya?

Reka mbahe ubuhamya gatoya:
Ku bunani bw’umwaka w’2008, mu byifuzo nagize (muzi ko umuntu agira ibyifuzo byo gutangirana umwaka mushya) harimo icyo kunesha kubeshya kuko nari maze kumenya uburyo Imana yanga urunuka icyaha cyo kubeshya. “Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi Uwiteka yanga BIMUBERA IKIZIRA ni ibi: Amaso y’ubwibone, URURIMI RUBESHYA…” Imigani 6:16-17.

Nafashe ingamba zikomeye ngo ntazongera kubeshya [kugira ngo uneshe icyaha bisaba gufata ingamba]. Zimwe muri zo ni izi: Uramutse umbajije uti “Urangeraho mu minota ingahe?” kuko ntamenya neza iminota nakoresha ngo mbe nkugezeho (hari embouteillage, abantu turi buhurire mu nzira…) ndagusubiza nti “Ihangane ngeze hafi (nshobora no kukubwira aho ngeze), ndakugeraho mu kanya.” Ibi bindinda kubeshya.

Wibuke ko kubeshya umuntu bituma agutera icyizere, n’ubwo wowe uba uzi ko ari bwo ari bukwizere. None se uhaye umuntu iminota 2, 5 cg 10 ukamugeraho mu minota 30, urumva yakwizera ate? Tekereza nubikora kabiri gatatu! Uzahita uhinduka umubeshyi imbere ye, ndetse n’abandi ababwire ko uri umubeshyi.

Hari n’ibindi tubeshya byinshi, tndetse n’Imana tukayibeshya. Ariko UMUNTU WESE UKUNDA KUBESHYA AKABIKORA azahezwa hanze. Ikindi ni uko kubeshya bigira ingaruka kuri twe, ndetse no ku rubyaro rwacu. mu gice cya kabiri tuzabagezaho umuvumo uzanwa no kubeshya.

Nimureke twisuzume, tutagibwaho n’urubanza. “Ni uko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga” Yakobo 4:7.

Niba nawe hari icyo uzi kuri uyu mwuka wo kubeshya, watwandikira ukagira icyo utubwira.

Nk’uko twabagejejeho igice cya 1 cy’urugendo twakoreye mu gihugu cyera cya Isirayeli, kandi nk’uko abakunzi bacu benshi bakomeje kudusaba kubagezaho igice cya 2, ubu twifuje kubagezaho igice gikurikira cy’urwo rugendo hamwe n’amateka ya Bibiliya.

Icyakora turisegura ku basomyi, kuko tutari buvuge amateka nk’uko Bibiliya iyavuga kuko iki gihugu gisurwa na ba mukerarugendo barenga ibihumbi ijana (100,000) ku munsi, bityo ibibanza biba byafashwe aho umuntu yifuje kujya agasanga abandi bahafashe. Ariko twe turabagezaho inkuru nk’uko twaziboneye n’ayacu maso.

Ubushize twababwiye ibijyanye n’igihugu cya Egiputa, aha hakaba habitse amateka y’abakurambere uhereye kuri Aburahamu kugeza kuri Yesu na Pawulo. Twababwiye ko n’ubwo iki gihugu cyanyuzemo abahanuzi benshi na Yesu ubwe akaba yarahamaze imyaka 3 bitatumye bakizwa, ndetse n’amateka ya Bibiliya menshi yabereye muri Egiputa. Aha twavuga nka Alekizandiriya handikiwe inzandiko nyinshi zo mu Isezerano Rishya, ndetse n’ubu hakaba hakiboneka imizingo ya Bibiliya ariko babibitse mu mateka gusa kuko ni Abasilamu batabyizera.

Nyuma yo kuva mu gihugu cya Egiputa twinjiye muri Isirayeli tunyuze ku nyanja itukura, aho Abisirayeli bambukiye. Ibyahabereye murabisoma mu Kuva 14-15. Bitewe n’uko bwari bwije, twakomeje kugenda turara i Betelehemu, bukeye dusura aho abungeri bumviye inkuru ya mbere y’agakiza, aho babwiriwe ko Umukiza yabavukiye, abamalayika bakaririmba bati “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira” Luka 2:10-20.

Ibi byari bisobanuye ngo abantu basubize Imana icyubahiro, hanyuma isi igire amahoro. Ariko n’ubwo hashize imyaka isaga 2000, isi ntiraha Imana icyubahiro. Ubwo twavuga ko ikibujije isi amahoro ari ukutubaha Imana. Twasuye rero ubuvumo babagamo, dusura n’aho Malayika yabiyerekeye ahagaze bakumva n’indirimbo z’abamalayika benshi.

Twakomereje i Betelhemu, aho Yesu yavukiye (aha hose ni muri Palesitina), nyuma tugaruka muri Isirayeli dusura umusozi Yesu yasengeragaho ari wo Elayono. Uyu musozi uteganye n’imisozi y’amateka, ari yo Moriya, Siyoni na Yerusalemu. Aha rero twabanje kugera aho Yesu yazamukiye, ari na ho azanyura agarutse kwima ingoma y’imyaka igihumbi.

Nyuma twasuye umuhanda bita Hoziana, ari ho Yesu yanyuze yinjira muri Yerusalemu bakamusasira amashami y’imikindo. Iyo uri muri uyu muhanda, ubona imva nyinshi z’Abayuda b’abakire, ukabona n’umusozi Abayuda bubaha bazi ko Yesu ari ho azaza anyuze ngo abahahambwe ni bo bazaba aba mbere mu kuzuka (ibi nta bwo ari ukuri, ahubwo ni imyumvire ya bo kuko hazazuka abakijijwe bejejwe n’amaraso ya Kristo Yesu).

Uyu muhanda na wo uri kuri Elayono, hepfo gato muri metero nkeya ni ho Yesu yageze aririra Yerusalemu aravuga ati “Yerusalemu we, iyaba wari uzi icyaguhesha amahoro!” anahanura ko Yerusalemu izasenywa kuko banze ubutumwa bwiza (Matayo 24:1-3).

Hepfo y’aho gato ni ho hari agashyamba Getsemani, aho Yesu yasengeye akabira ibyuya bivanze n’amaraso. Ikintu gitangaje, ni uko ibiti Yesu yasengeyemo bigihari na bugingo n’ubu.

Hepfo y’aho gato ni ho biciye Sitefano. Haruguru gato y’aho biciye Sitefano uba ugeze kuri Moriya (umusozi uteganye na Elayono) ni ho Abrahamu yatambiye Isaka, ni na ho Salomo yubatse urusengero rwa 1, ubu hari umusigiti w’Abisilamu. Aho ni ho Abayuda baba barwanira ngo bahubake urusengero rwahahoze.

Twakomeje dusura igikari cya Dawidi, aho Yesu yasangiriye n’abigishwa ifunguro rya nyuma akahatangariza iby’urupfu rwe. Nyuma twasuye imva ya Dawidi, ubwo twari tugeze ku musozi wa Siyoni.

Aho hafi ni ho twasuye aho baciriye Yesu urubanza, ari na ho Petero yamwihakaniye. Ikintu kibabaje ni umwobo wa metero 5 bafungiyemo Yesu ijoro ryose, bakuyemo Baraba bagashyiramo Yesu.

Ubutaha tuzabagezaho inzira y’umusaraba Yesu yanyuze ajya i Gologota, aho yabambiwe.

Ntimuzacikwe...

[Reba inkuru mu mafoto]

Aha twari twinjiye muri Isirayeli, turi ku nyanja itukura.

Ubuvumo abungeri babagamo.

Aho Yesu yazamukiye ajya mu ijuru.

Imva z’Abayuda ku musozi wa Elayono.

Iyo uhagaze aha uba ureba ku musozi Moriya, ahari umusigiti w’Abisilamu (ahahoze urusengero rwa Salomo).

Aha hubatse urusengero ni ho biciye Sitefano, ni munsi y’umusozi Moriya.

Irembo rya Zahabu, aho Yesu azinjirira aje kwima ingoma y’imyaka 1,000.

Igituro cya Dawidi iki n’ ikibanza cybashwe cyane n’ Abayuda

Umwobo wa m5 bafungiyemo Yesu ijoro ryose bakuyemo Baraba

Agashyamba Getsemani (kamaze imyaka isaga 2,000)

Ibuye Yesu yasengeyeho

Aka ni agashyamba Getsemani, uyu ni Umuyuda w’Umugatolika uharinda.
Niba wifuza gusoma igice cya 1, kanda hano
http://www.agakiza.org/spip.php?article2132

Ndi umwarimu utanga amahugurwa (seminaires), nkaba nkorana n’abayobozi bakiri bato. Barabikunda, bakagira intumbero (vision), imbaraga n’umwete. Bazi umumaro wo guca imanza zitabera, no gushaka abazimiye. Haba mu Bukristo ndetse no mu bucuruzi, nabonye abayobozi batanga icyizere cy’igihe kizaza.

Dore ibintu 10 biranga umuyobozi uzaramba:

1. Atangira yiyemeje kuzasoza neza.

Sindabona umuyobozi wayoboye neza bimugwiririye. Ahubwo abitegura hakiri kare, akishyiramo ko azayobora neza. Ashyiraho imipaka ikwiriye, kugira ngo arinde ubusugire bwe, kandi agakomeza guharanira impinduka.

2. Ahora afite intumbero isumba ubushobozi bwe.

Atitaye ku gihagararo cye, ahora afite intumbero iruta ubushobozi bwe. Yumva Imana ari yo izamushoboza, bigatuma kuruhuka abiha agaciro gake kuko aba abona hari byinshi akeneye kugeraho. Bene uyu muyobozi kandi ntaba yumva yaneshwa mu ntego yihaye, zaba izimugirira umumaro ku giti cye cyangwa izikagirira abandi. Ku bw’ibyo, yita ku nshingano se kugira ngo agere ku byo yiyemeje.

3. Yiyitaho mu buryo bw’umwuka.

Ibi byumvikana nk’ibidafatika, ariko ni iby’igiciro. Bene uyu muyobozi yumva ko ibyo akorera mu rwiherero bifite ingaruka. Asoma ijambo ry’Imana, agasenga, akiga, akaramya Imana, akabana n’abandi kandi akita ku murimo w’Imana.

4. Yiyitaho mu buryo bw’umubiri.

Iyi ngingo irumvukana kandi ni ingirakamaro. Abayobozi beza nabonye barya neza, bagakora imyitozo ngororangingo kandi bakanaruhuka neza. Ntibabasha kwirinda gusaza, ariko ntibagira uruhare mu buzima bubi bafata imyanzuro mibi. Ndahamya ko aha hari byinshi twahigira.

5. Yita ku muryango we.

Hariho ibintu rusange inararibonye yanjye inyereka: abayobozi baramba bakunze kuba ari abamama cyangwa abapapa beza. Biyuha akuya mu byo bakora, ariko imiryango yabo ntibayishyire ku ruhande. Mu by’ukuri, icyo bapfana kibatera gushikama. Nta na kimwe cyo mu byo bunguka kibasha guhungabanya umuryango we.

6. Afata abantu neza.

Mu magambo make, bene uyu muyobozi aba ari umuntu mwiza. Yubaha abandi, ndetse n’abatamwemera akabubaha. Ni gake usanga bakankamira abantu, cyangwa batihangana. Kubana n’abandi amahoro ni byo bituma baba abo kwizerwa, bityo bakayobora igihe kirekire. Bamwe muri aba bayobozi baba ari abagwaneza, ku buryo nta muntu nigeze kumva abavuga nabi.

7. Batanga inshingano.

Aba bayobozi batanga inshingano, batabitewe no guhunga inshingano. Bahishuriwe ko kudatanga inshingano binaniza, ndetse ni ukwishyira hejuru. Mu by’ukuri, ni ugusenga ikigirwamana ari cyo wowe muyobozi (kwisenga).

8. Ntibacika intege.

Si ukudacika intege gusa, ahubwo ni uko ibicantege bitabatera igihe. Bahangana n’urusobe rw’amakimbirane mbere y’uko abarusha imbaraga. Ntibakunda gutsindwa, ahubwo bazi ko gutsindwa ari ibintu umuntu agiramo uruhare.

9. Bagira incuti nziza.

Bashobora kutagira incuti nyinshi, ariko izo bafite ziba ari iz’ukuri. Kuko bagira incuti, bahora bizeye ko bafite amaboko. Batitaye ku nzitizi bafite, bumva ko batari bonyine.

10. Bize guseka.

Bamwe mu bayobozi nzi baramba ni bo bakunda guseka. Yego bashobora kugira igitsure, ariko ntibakabye. Ikindi, n’iyo bafashe ibyemezo bizana impinduka ku buzima borohereza abayoboke babo kugendana n’izo mpinduka.

Ndashimira Imana ku byo yanyigishije ku bayobozi baramba. Duhe ibitekerezo, kugira ngo abayobozi bakiri bato muri iki gihe barusheho gukomera mu gihe kizaza.

Ni iki wigiye ku bayobozi bayoboye neza igihe kirekire?

Mu bwana bwanjye hafi ya bwose nafashwe ku ngufu, ndwara ihahamuka ndetse n’indwara z’umubiri. Nk’uko umwanzi yabishakaga, namaze gukura ntangira kwitwara nabi kubera ibyo nanyuzemo. Numvaga nta gaciro mfite, bituma nemera gucudika n’abantu babi bose bansabaga ubucuti, aho baba bari hose. Sinahamya ko mu bo twari ducuditse hari uwubahaga Imana. ni cyo cyatumaga ibyo nahamyaga byose byari bibi, ubwihebe, ubusammanyi, gufatwa ku ngufu, maze ntangira kumva ari ibisanzwe.

Nk’uko bisanzwe, nk’umukobwa ukiri muto natangiye gushaka uburyo nasohoka muri iyo mibabaro n’ibyo bitekerezo ngo nibuze kujya mbyibuka, nsanga inzira yo kubikira (ni ko nabyumvaga) ari ukunywa ibiyobyabwenge. Nanyweye ibiyobyabwenge, bingira imbata mu gihe cy’imyaka hafi 30, ndetse nza no kunywa cocaine, bituma nta umugabo n’abana. Rimwe na rimwe nateraga intambwe nkiyemeza kureka ibiyobyabwenge, ubundi bikananira. Abantu hafi ya bose mumvaga umukobwa wanjye mwiza Nicole yarakuyeyo amaso.

Nakomeje kugerageza, nza kugira amahirwe yo kubona inkunga yo kwivuza nahawe n’itorero Armée du Salut (Ingabo y’Agakiza), rinshyira no mu ishuli. Nivuje rimwe, ariko ubwenge bwanjye ntibwanyemeza kwakira Imana mu mutima wanjye n’ubwo ari cyo gisubizo nari nkeneye kugira ngo nkire. Numvaga ndi umunyabwenge bihagije, ku buryo numvaga nzakurikiza amabwiriza yose bampaye nkakira ibiyobyabwenge. Numvaga nabyifasha byose. Icyo ntamenye ni uko jyewe ubwanjye ntabashaga kunesha Satani n’uburiganya bwe.

Maze amezi 6 ndangije kwiga kuri ya nkunga nahawe, nahise nsubira mu biyobyabwenge. Kuri iyi ncuro noneho nahise nemera ko nta cyo nakwibashisha, ni uko nemerera Imana kuko numvaga nkeneye inkunga yayo. Nasabye ubuyobozi bw’itorero ngo bunsubize ku rutonde rw’abagomba gufashwa, ni uko buranyakira jyewe n’abana banjye. Ubwo ni bwo nahise nemerera Imana n’umutima wanjye wose ngo igenge ubuzima bwanjye. Hagati aho umukobwa wanjye Nicole yahise akizwa, dutangira kujya tuganira ku by’inzira y’agakiza.

Ku wa 22 Ukuboza, 1999 nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye, ntangira urugendo nk’uko ubushake bw’Imana ku buzima bwanjye. Hashize imyuaka 13, nahise mba umuvugabutumwa ufite icyiciro cya 3 cya Kaminuza (MBA). Ubu mu itorero mfite umurimo wo kugira inama ababaswe n’ibiyobyabwenge, nkanabigisha uburyo babikira. Ku bw’ubuntu bw’Imana, mbasha gukora neza akazi nshinzwe ku bw’ibyo nanyuzemo. Ubu namenyye ko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza , ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.

Intagondwa zo mu karere ka Jamaame ho mu majyepfo ya Somalia zakomeje kugenza umusore w’imyaka 28 witwa Hassan Hurshe uhereye igihe yagereye mu gihugu cya Somalia aturutse muri Kenya mu mwaka w’2010.

Nk’uko byatangajwe n’Umusilamu umwe tutavuze amazina kubera impamvu y’umutekano we, guhiga Hassan ngo byaba byaratewe n’uko yahamyaga ko kuva yagera muri Kenya yakijijwe akaba Umukristo.

Abayoboke ba Al Shabaab ngo bataye muri yombi uyu musore Hurshe ku wa 7 Kamena 7 uyu mwaka, bamushyira mu ruhame mu mujyi wa Jilib, bamurasa isasu ryo mu mutwe aranogoka.

Uhamya ibi yabivuze muri aya magambo “Abantu benshi babonye aya mabi, harimo abagore n’abana.”

Undi muturage uturiye aho na we yahamije ko yabonye ayo mabi. Umuyobozi w’Itorero “Somali underground church” mu gihugu cyan Kenya wumvise inkuru y’ayo mabi yatangaje ko Hurshe yakiriye Kristo mu mwaka w’2006, mu w’2008 agashyingirwa hanyuma akabyara umwana w’umuhungu mu w’2009.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

« Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi… » Abaroma 13:10

Umugabo umwe aherutse gupfusha umwana w’umukobwa azize isasu bamurashe. Umugabo yararize, arahogora, ageze aho yishyiramo akanyabugabo ni ko gutangariza ibinyamakuru ati « Nta kindi cyadufasha guhashya aya marorerwa mu rubyiruko, keretse urukundo! » (Uwarashe umwana we yari mugenzi we w’umuhungu), binashoboka ko ari ho havuye iyi nsigamugani ahagana mu mwaka w’1968 ngo “Mubibe urukundo, aho kubiba intambara!”

Mu migani 10:12 habivuga neza hati « Urwangano rubyutsa intonganya, ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose. » Ariko imigani ntivuga ngo ‘Mukundane’ ! Kuko ijambo rikomoka kuri iyo nsigamugani ari inyoroshyo. ‘Urukundo’ rusigaye rushingiye ku ‘busambanyi’, ndetse n’abadakundana ni uko …mbese abantu basigaye bakundana kugira ngo bahaze irari ryabo ry’umubiri.

Muri iki gihe icyitwa ‘umudendezo ukabije’ (la sacro-sainte liberté) cyaziruye byose. Iyi ni yo nkomoko y’ibibi byose tubona muri iki gihe. By’umwihariko, urubyiruko rwacu muri iki gihe rurugarijwe kuko rufite umudendezo wo kureba no gutekereza ibyo rushaka.

Umuryango umwe uherutse kubwira umwana wabo w’umukobwa (nyuma yo gupfusha murumuna we) uti « Uzinezeze mu bukumi bwawe, ukore ibyo ushaka byose! » uwo muryango na wo wahise utandukana. Ubwo urukundo ruri he?

Mu bukristo, ‘urukundo’ ni ijambo riruta andi yose, ni na rwo rwatumye Yesu abambwa ku musaraba: « Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane…» (Yohana 3-16) Ariko ni iki idini itakoze yitwaje urukundo n’izina rya Kristo? Intambara zishingiye ku idini, kurenganya …!

Ijambo ‘gukunda’ n’ijambo ‘urukundo’ riboneka incuro zisaga 500 muri Bibiliya. Ariko se tuzi icyo gukunda bisobanura mu ijambo ry’Imana? Mbese guhemukirana kw’abashakanye ni ugushingiye ku gitsina gusa?

Mu rurimi rw’igifaransa, ijambo gukunda ni ijambo rigari ariko muri rusange rirebana n’ibintu bimwe bito bito, ari na byo bikwiriye kwitabwaho. Abashakanye na bo bagomba kubana mu rukundo no mu byishimo n’amahoro, no mu kwihangana no mu kugira neza, no mu ngeso nziza no mu gukiranuka (Abagalatiya 5:22).

Uwo mugabo wapfushije umukobwa we yari ari mu kuri. Ubusanzwe, urukundo ni rwo rwonyine rubasha guhosha izo ntambara z’uburyo bwose.

Abo bose bakora amabi, akenshi ndetse baba ari urubyiruko, mbese bazi yuko ubuzima atari igikinisho? Ubugome ntibwizana mu mutima w’umuntu. Umwana wifitemio ubugome aba afite ibyo yigishijwe n’ibyo yumvise mu bwana bwe. Ntitukishuke: Imigani (22:6) haratubwira ngo « Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo. » Ariko iyo utamumenyereje inzira nziza, hari izindi ngaruka zibaho. Akenshi umwana utaratojwe inzira nziza cyangwa wabaye icyigenge yigana imico y’iwabo.

Abana bacu iyo bari ku mashuri, ntituba tuzi neza imyitwarire yabo. Tumenye kubaha uburere bw’ibanze bukwiriye, kugira ngo bazakurire muri Kristo. Ibi bizatuma isi itabagiraho ububasha bwo kwitiranya ikibi n’icyiza (Yesaya 5.20).

Tubibe urukundo, twange inzangano.

Nakomeje kujya mbyibaza mu mutima wanjye, nkabyibazaho ncecetse ariko umunsi umwe mbitindaho cyane bisa n’aho Imana yari ifite icyo ishaka kunyereka kizatuma natura ibyaha byanjye.

Nkiri muto natwaye inda y’indaro nyikuramo, kuko umusore twaryamanye yambwiraga ko atiteguye kundongora. Ikindi cyantije umurindi ni uko ababyeyi banjye bari bataramenya ko ntwite. Naguye mu rujijo, umutima uradiha kandi ngira ubwoba bwinshi. Nasenze Imana nyisaba imbabazi, ndetse nyisaba ikimenyetso ko imbabariye ngo bimpumurize. Nasabye Imana ngop inyoherereze inuma, ize igwe mu nzu yacu nk’ikimenyetso ko yumvise gusenga kwanjye.

Umunsi umwe hari muri weekend, musaza wanjye ankangura avuga ati “Byuka ngire icyo nkwereka … gira vuba!” Amaze kuvuga ayo magambo yantungiye urutoki mu idirishya, mbona inuma eshatu zirimo kuguguza. Nta kindi nakoze, naratatse kubera ibyishimo, mbumba amaso ho gato nsenga isengesho ryo gushima Imana.

Mbega ukuntu birenze ukwemera! Hashize iminsi mike incuti yanjye impa impano y’igishushanyo cy’inuma ebyiri n’igitereko cy’ikaramu nzajya nkoresha ndimo kwandika. Natekereje ko ari ikimenyetso kinyibutsa ko Imana yambabariye… Ubu mfite abana babiri, kandi se yibwiraga ko atiteguye kundongora. Ubu jyewe na papa w’abana twasezeranye imbere y’Imana ko tuzarera abana bacu neza.

Ku wa 11 Kamena, i Cairo mu gihugu cya Egypt umwarimu yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa gutuka idini ya Islam. Uyu mwarimu amaze kugezwa imbere y’ubutabera, umucamanza yamwigirijeho nkana amuca izahabu y’indengakamere atabasha kuzishyura, abuza n’umuburanira kugira indi ngingo yongeraho irengera uwo mwarimu.

Uyu mwarimu witwa Dimyana Obeid Abd Al-Nour akimara kumenya ko ashakishwa ngo afungwe yahise ahunga, ariko ubutabera bumuca izahabu ingana n’amafaranga 100,000 akoreshwa muri icyo gihugu (US$14,270), ngo kuyishyura bikaba birenze ubushobozi bwe.

Se w’uyu mwarimu w’umukobwa Ebed Abd Al-Nour yatangarije ikinyamakuru Morning Star ko uyu mwana we yarwaye ihungabana, kandi avuga ko nta cyaha umwana we yakoze.

Yabitangaje muri aya magambo “Uyu mwanya mbabajwe cyane n’ibyo umwana wanjye aregwa. Umukobwa wanjye ni umwere, ntiyagombaga gukatirwa bene kariya kageni!” Uyu musaza atanga ubu buhamya yafashwe n’ikiniga, yirinda kugira byinshi yongeraho.

Al-Nour ni umukobwa w’imyaka 24, wigishaga mu mwaka wa mbere. Atarateshwa imirimo ye yahembwaga amafaranga atageze ku US$300 buri kwezi. Umuryango we urakennye, kandi kutabasha kwishyura iyi zahabu bigomba kumuviramo gufungwa.

Abisilamu bateye hejuru cyane mu cyumba kiburanishirizwamo, bituma umucamanza afata icyemezo cyo kumukatira. Ibi byatangajwe na Mohammed Noubi uhagarariye umuryango wita ku burenganzira bw’ikiremwa-muntu ufite icyicaro mu ntara ya Luxor, wanongeyeho ko yatangajwe n’uburyo Imana yarokoye uyu mwana w’umukobwa ntashyirwe mu nzu y’imbohe.

“Jyewe ubwanjye numvaga uyu mwana nta ho ari bucikire, ariko Imana ishimwe ko yaciwe izahabu gusa. Mu cyumba kiburanishirizwamo hari imvururu n’agahato gakomeye.”

Al-Nour ngo yaba yararezwe ku wa 10 Mata, arezwe n’abana 3 yigishaga ku kigo Sheikh Sultan Primary School mu gace ka Al-Edisat, intara ya Luxor. Si aba bana gusa, ahubwo ngo n’ababyeyi babo ndetse na bagenzi be b’abarezi bamushinjaga ko ajya yigisha abana amateka y’amadini, ndetse akavuga amagambo asesereza idini ya Islam. Mu minsi 2 yabanje ubwo yigishaga amateka n’idini, yaganirije abana ibya farawo Amenhotep IV (witwaga Akhenaten), wakuyeho ibigirwamana byose agategeka gusenga izuba gusa mu gihugu cyose cya Egiputa.

Al-Nour kandi aregwa ko yavuze ko akunda uwahoze ayobora itorero Coptic Orthodox Church, nyakwigendera Papa Shenouda III, akabivugira mu ishuli. Mu magambo amwe akubiyemo ibyaha aregwa, bavuga ko ngo yaba yaragereranije Shenouda na Muhammad, intumwa ya Islam. Abanyeshuli 3 bavuga ko yakoze ikimenyetsi kigaragaza ko apinga Muhammad.

Amakuru dukesha EIPR avuga ko akanama gakuriye ikigo Al-Nour yigishagaho (School Council) kagizwe n’abarimu ndetse na bamwe mu babyeyi b’abana bacyigaho, kakimara kumva iyo nkuru idafitiwe gihamya kahise gakora iperereza kagasanga nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko uyu mukobwa ahamwa n’ibyo byaha.

Mu bana 10 Al-Nour yigisha, 3 bamurega ubutukanyi naho abasigaye bose bakavuga ko arengana. Abamurega ngo bashingira ku bimenyetso (gesture) yakoze ubwo yavugaga ku idini ya Islam, naho 7 bamuregura bakavuga ko atigeze anavuga ibya Papa cyangwa Muhammad.

Nk’uko bitangazwa na EIPR, ubushakashatsi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ishuli bwagaragaje ko uyu mwana yari yubashywe cyane na bagenzi be bafatanije umurimo w’uburezi.

Niga mu mashuli makuru, nahaye icyaha urwaho kintandukanya n’Imana. Nasambanye n’umuhungu wari incuti yanjye, hashize imyaka 2 gusa ntangira kunywa ibiyobyabwenge. Nari umwana wa kabiri mu muryango wacu. Natangiye kujya mu rusengero, ariko nkomeza kuba “umupfapfa” cyane.

Ariko iyo navaga mu rusengero nahinduraga imyitwarire. Ubwo amashuli nari nyageze hagati. Natangiye gutekereza ejo hazaza, ntangira kwibaza uwo ndi we, n’ubuzima nifuza kuzabamo ubwo nzaba maze gukura. Ku bw’ubuntu bw’Imana, nabashije kurambura amaso nitegereza uburyo mbayeho mu buzima buteye isoni, butagira ibyiringiro kandi umutima wanjye ugahora uncira urubanza. Sinari nagasobanukirwa uwo ndi we, cyangwa se uburyo nahindutse icyigenge nkagera n’aho ntera Imana umugongo.

Ariko icyantangaje ni ibitangaza Imana yankoreye! Igihe kimwe hari nijoro, ndaryama ndarira nibutse ibyo nakoze, ntakira Imana ariko yo irambwira iti “Ndagukunda!” Yambabariye ibyaha byanjye, nongera kuyiha ubuzima bwanjye bwose. Yakoresheje ubuzima bubi nanyuzemo, impinduriramo ubuzima bwiza buhimbaza izina ryayo. Yampaye kuba Umukristo ushikamye cyane kandi ushize amanga.

Narabyutse ntangira guhimbaza Imana, ntangira no kwitegereza ibyiza yandemeye kuri uwo munsi. ubu mfite ubuhamya nifuza gusangira n’abizera ndetse n’abatizera!

‘Urukundo’ n’ ‘amarangamutima y’urukundo’ ni ibintu 2 bitandukanye. amarangamutima y’urukundo ashobora kuba meza, ariko iyo akabije aba mabi.

Buri wese azi icyo aya magambo ngo “guhumishwa n’urukundo” asobanura.

Tuvugishije ukuri, ibyiza ni uko twabyita "guhumishwa n’amarangamutima y’urukundo". Si ukubeshya, amarangamutima y’urukundo ashobora guhumisha umuntu. Iyo ayo marangamutima ashize, umuntu atangira kubona ibibi by’uwo akunda. Gushakana rero ntibisobanura ko winjiye mu munezero, ahubwo gushakana gutuma umunezero ugenda wiyongera kandi ukaramba.

Kurushinga bituma umunezero ukomeza wiyongera. Amarangamutima y’urukundo abaho, ariko ukuri ni uko agomba kubonerwa. Ntagomba kuguma yonyine. Iyo yujujwe ni bwo atangira kugira umumaro wayo.

Urukundo n’amarangamutima y’urukundo

Amarangamutima y’urukundo asobanura gushiduka ugahita ukunda,
urukundo rusobanura kwemera no kubabarira.

Amarangamutima y’urukundo ni irari rireba ku biboneka,
Urukundo ni ukubaha umuntu.

Amarangamutima y’urukundo ashobora kugeza umuntu ku rushako,
Urukundo rugeza umuntu ku rushako kandi urushako rugirwa n’urukundo.

Amarangamutima y’urukundo aba yubakiye ku marangamutima,
Urukundo ruba rwubakiye ku bushake.

Amarangamutima y’urukundo ntatekereza kandi ntahoraho,
Urukundo rurizerwa kandi ruhoraho.

Amarangamutima y’urukundo areshywa n’ikimero,
Urukundo ruyoborwa no kugenzura guhoraho.
Urukundo rurarerwa, kandi ruritozwa.

Amarangamutima y’urukundo arashira,
Urukundo ruhoraho.

Amarangamutima y’urukundo ayoborwa n’amarangamutima,
Urukundo rusumba amarangamutima.

Amarangamutima y’urukundo iyo ahawe intebe vuba yangiza byinshi, kandi agashaka kwihorera iyo atageze ku byo yifuza;
Urukundo ruriyanga, kandi nta ngaruka rugira iyo rudahawe intebe.

Amarangamutima y’urukundo ntashyika: ashaka ibyayo akirengagiza abandi;
Urukundo ntirushaka ibyarwo, ntirwikunda ahubwo rurakunda kandi rukubaha.

Amarangamutima y’urukundo arema ishusho y’uwo ashaka (uko uwo ashaka agomba kuba ameze),
Urukundo ntirurema ishusho y’uwo rushaka ahubwo rwemera umuntu uko ari.

Amarangamutima y’urukundo akundira umuntu uwo ari we cg icyo ari cyo,
Urukundo rukundira umuntu ko ariho kandi ko ashaka gusangira umunezero.

Amarangamutima y’urukundo arabaza ati "Ni iki cyambera cyiza?"
Urukundo rurabaza ruti "Ni iki cyabera cyiza uwo nkunda?”

Amarangamutima y’urukundo ni ay’abantu kandi agira umupaka,
Urukundo ruva mu ijuru kandi ntirugira umupaka.

Urukundo n’amarangamutima y’urukundo bihurira he? Dore bimwe mu bitekerezo bigaragaza aho ibyo bibiri bihuriye:

Amarangamutima y’urukundo yerekana icyerekezo…

… iki cyerekezo gishobora kuba icy’ukuri cyangwa ntikibe icy’ukuri. Ni cyo gituma iyo ugeze kuri icyo cyerekezo ugomba gutera intambwe mu bwenge, ukitegereza.

Urabona iki? N’ubwo icyerekezo ubona gitatse amabara meza kandi kikaba gitanga icyizere cyinshi, byashoboka ko kirimo kugushuka.

Icyerekezo urimo nikikwizeza ibitangaza, banza ushishoze! Tangira ucukure umusingi, maze utangire wubake inzu yawe. Yego amarangamutima y’urukundo ni yo yakugejeje aho uri, ariko byari no gushoboka ko uhagera mu bundi buryo.

Amarangamutima y’urukundo ni umufasha w’urukundo…

... ni umufasha ufasha urukundo, akanatuma ubuzima buba bwiza. Ariko urukundo rushobora kubaho hatabayeho amarangamutima. Igihe cyose amarangamutima y’urukundo ari yinyine, arirambirwa akabivamo.
Imbaraga zayo ntiziba zihagije ngo akore umurimo ukomeye kandi muremure uba uyashyizwe imbere. Ni cyo gituma ari ngombwa ko amarangamutima agira incuti ifite imbaraga, ari rwo rukundo.

Amarangamutima y’urukundo ashobora kugira ingaruka mbi iyo ari yonyine, ni cyo gituma agomba kugira abaherekeza. Ingo nyinshi zifite intambara. Ni ngombwa kubaka urugo rugakomera. Ni cyo gituma abakundana gabomba kuba babifitemo ubushake, bagahuriza hamwe bakubaka urugo rwabo.

Urukundo na rwo rushobora kugabanuka, ni cyo gituma abakundana bagomba “kwegera Imana” kuko ari yo rukundo. Imana ni isoko y’urukundo. Urukundo ruva ku Mana rushobora kwiyongera, rukuzuza “ububiko bw’urukundo” bwarimo ubusa.

"Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo"
1 Yohana 4:8.

Umuhanzikazi w’icyamamare w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cya Tanzania Madamu Christina Shusho aherutse kuvuga uko abona muzika ya Gikristo mu gihugu cya Kenya. Mu muhango wo guhabwa igihembo cyiswe Groove Awards amaze gutorwa nk’umuhanzi w’umwaka, madamu Shusho yabajijwe uko abona muzika y’indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihugu cya Kenya maze avuga ko yuzuye kunezeza abantu gusa (entertainment).

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo mu gihugu cya Kenya "Tukuza", Shusho yavuze ko bitamunejeje ndetse avuga uko ivugabutumwa mu ndirimbo yifuza rigomba kuba rimeze.

Kimwe mu byo yatangaje ni uko guhimbaza Imana mu ndirimbo mu gihugu cya Kenya birimo kugenda bita isura, atari uko abahanzi baririmba indirimbo mbi ahubwo kubera ko bagenda bashaka kunezeza abantu gusa (entertainment).

Mu magambo yabitangajemo (byakuwe mu rurimi rw’Igiswayile), yaravuze ati “Guhimbaza Imana mu ndirimbo mu gihugu cya Kenya byataye isura, kuko abahanzi barimo kuzanamo iby’isi aho kwinjira mu guhimbaza Imana.”

Yakomeje atangaza ati ”Benshi mu bahanzi b’indirimbo za muzika iyo basohora indirimbo zabo muri studio ntibibanda ku zikiza imitima y’ababumva, ahubwo bibanda ku zibwira abntu ibihwanye n’irari ryabo mu gihe bazaba bari mu bitaramo.”

Christina yashize amanga atangaza ko abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Kenya bakwiriye gufata icyitegererezo kuri bagenzi babo nka Mary Atieno , Sarah Kiarie ,Emmy Kosgei, Daddy Owen n’abandi benshi.

Incuti ye Geraldine Odour na we yunze mu rye ati “Imbyino zisigaye zikoreshwa mu guhimbaza Imana ntizikwiriye. Ubu muri iki gihe nta we ubasha gutandukanya imbyino zihimbaza Imana n’iz’isi. Uramutse uvanyemo amajwi ukitegereza gusa, ntubasha kumenya niba bahimbaza Imana cyangwa ari indirimbo z’isi.”

Ibi byabaye nyuma y’aho Arthur Kamau ufite inararibonye n’imigabane muri Groove Awards avuze ko umuhango basigaye bakora wataye isura, ibi bikaba bihuye n’ibyo madamu Shusho yavuze nyuma y’aho.
Mu magambo yanditse kuri Timeline ye ku rubuga Facebook, Kamau yaravuze ati "Icyo natangaza ni uko nanejejwe no kumva mu makuru ko guverinoma ndetse na Perezida bahaye agaciro muzika, yaba ihimbaza Imana ndetse n’isanzwe. Groove Awards isigaye yuzuye guharanira inyungu. Icyo navuga ni kimwe ni uko bibabaje, kandi mfite uburenganzira bwo kubivuga."

Ubusanzwe umuntu ashobora gukira kanseri, ariko umuti w’ibyatsi Pasiteri Christine Daniel avuga ko yavumbuye yise "C-Extract" ntubasha gukiza kanseri. Amaze kwamamaza C-Extract ayivugaho ibitangaza, Pasiteri Daniel yakatiwe igifungo cy’imyaka 14.

Ikinyamakuru ‘The Orange County Weekly’ kiratangaza ko Pasiteri Daniel ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote akaba asanzwe ari n’umuganga yavumbuye umuti avuga ko ukiza kanseri, awita C-Extract maze atangira kuwucuruza kuri Televiziyo y’ivugabutumwa Trinity Broadcast Network (TBN). Ibi ngo bimaze kumenyekana byamuviriyemo gufatwa, maze akatirwa igifungo cy’imyaka 14 muri gereza nkuru ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (federal prison).

Uyu mupasiteri akora uyu muti w’ikiwani ngo yafashe amavuta y’uruhu, ayavanga n’ibirungo by’inyama maze bibyara umuti usa n’icyondo gitukura, ari wo yizezaga abantu ko uvura kanseri.

Daniel kandi yaciwe izahabu ingana n’amadorali y’Amerika 1,200,000. Iyi zahabu yayiciwe hashingiwe ku mafaranga yacuje imiryango isaga 55 mu myaka itatu ishize, ayibeshya ko ayivura kanseri akoresheje ’C-Extract.’ Mu gihe cy’amezi 6, abarwayi bagera kuri 6 bapfuye bari kuri iyo miti ya Pasiteri Daniel.

Ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ cyo gitangaza ko abarwayi bazaga bagana Pasiteri Daniel babaga bamwizeye cyane, kuko ngo yari n’umukozi w’Imana bityo umuti we bakawufata nk’umuti w’ibyatsi ushobora gukora mu cyimbo cy’imiti itangirwa kwa muganga (chemotherapy).

Mu barwayi bitabye Imana ngo harimo nyakwigendera Jean, umugore w’umushumba mukuru w’itorero Church of God in Christ (COGIC) Bishop George McKinney, wapfuye mu mwaka w’2004.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu gace Pasiteri Daniel atuyemo avuga ko ubwo yatabwaga muri yombi mu mwaka w’2009 yahaye madamu McKinney umuti w’ibyatsi amubwira ko ukoramo muri Amerika y’Amajyepfo ndetse no muri Afurika. Ubushinjacyaha bumaze gusuzuma uwo muti bwatangaje ko ari intungamubiri (vitamins) zishobora gucuruzwa mu mafarumasi. Madamu George McKinney yatanze akayabo k’amadorali y’Amerika 100,000 ayishyura Daniel kuri ibyo byatsi n’ubuvuzi bushamikiyeho.

“Yosuwa ategeka abatware b’imitwe ati […] ‘mu minsi itatu muzambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, mujya guhindura igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo’” Yosuwa 1.10-11.

Hari igihe kijya kigera mu buzima, ukarekera aho kuvuga ikigeragezo cyangwa kugisengera. N’ubwo habaho ibiteye ubwoba cyangwa hariho gushidikanya, biba bigusaba gukomeza imbere.

Nutegereza kubona uburyo busesuye bwo gukoreramo, nta cyo uzaba ugikoze. Yosuwa n’Abisirayeli bagombye kwiroha mu ruzi (dukurikije uko byanditse). Bamaze kwambuka Yorodani, batangiye guhindura igihugu.

Yorodani nta mazi ateye ubwoba ifite, keretse mu gihe cy’imvura ni bwo yuzura ikaba umugezi usuma kandi uteye ubwoba. Icyo gihe rero hari mu gihe cyo kuzura kwayo.

Abisirayeli babajije Uwiteka bati “Turambuka Yorodani dute?” Na we arabasubiza ati “Ngiye gukora igitangaza, ariko ndashaka ko mubanza gukandagiza ibirenge byanyu mu mazi. Ndashaka kugerageza kwizera kwanyu.” Abatware bahereyeko bakandagira mu mazi, Imana na yo ikora igitangaza, amazi arakama ubwoko bw’Imana burambuka.

Iyo uzi neza ko ui mu bushake bw’Imana ariko ukumva ufite ubwoba bwo gukomeza imbere, ukora iki? Ukomeza imbere bikaba uko byakabaye! Iyo umaze gutera intambwe ya mbere. Kwizera guhita kuza. Imana ntitangira ikora igitangaza. Ishaka ko ubanza gutera intambwe yo kwizera.

Tera ubwoba bwawe! Nutegereza kubona uburyo busesuye bwo gukoreramo, nta cyo uzaba ugikoze. “Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura” (Umubwiriza 11:4).

Tekereza kuri ibi uyu munsi:

Ikigeragezo kiri imbere yawe kimeze ukigereranya ute na Yorodani yuzuye? Mbese Imana ntiyita ku bikubabaje n’ubwo byaba ari bito? Ongera utekereze aho wigeze gutera intambwe yo kwizera. Imana yagutabaye ite? Icyo kigeragezo wanyuzemo cyagufashije gite gukura mu kwizera?

Rick Warren

Njya numva abantu benshi, cyane cyane abakiri bato, iyo bibaye ngombwa ko batanga ubuhamya bwabo baravuga bati "Nakijijwe mfite imyaka 5. Mu by’ukuri nari umunyabyaha, ariko nta kibi nigeze nkora. Ubuhamya bwanjye ntawe bwafasha." Tuvugishije ukuri, ubuhamya ntibukwiriye kubamo kurushanwa hagati y’abanyuze mu buzima bubi kurusha abandi. Uwo si wo mumaro w’ubuhamya.

Gutanga ubuhamya icyo bimaze, ni uko uba urimo kubwira abantu uburyo wabaye Umukristo. Mbere yo kuba Umukristo, si ngombwa ngo ubanze unyure mu mibabaro. Ubuhamya bwawe bushobora kuba "buto." Abantu ntibazabura gufashwa na bwo kuko uzaba uvuga uburyo wahindutse icyaremwe gishya. Ndabingingira kujya mufashisha abandi ibyiringiro byanyu, na bo bazasubizwamo imbaraga.

Umusozi w’amasengesho uzwi ku izina rya ‘Africa Prayer Mountain for All Nations’ ni umusozi w’igikundiro. Ubwo twahageraga twabonye ibitangaza byinshi, ariko cyane cyane twahabonye abantu bitangiye gusenga igihe kirekire, barimo abapasiteri n’abantu ku giti cyabo, abasore n’inkumi. Twahabonye rero umusore umaze amezi asaga 4 asenga, tuganira na we ngo tumenye ikimubesheje aho igihe kingana gityo. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho ibyo twaganiriye na we.

Ndashaka kubaha ubuhamya nahaye umutwe ugira uti ‘Ishuli ry’Imana’. Nitwa Nimpagaritse Terence, bantazira Israel. Nsengera mu Itorero rya Pantekote i Burundi (CEPBU), ku Ntahangwa, Bujumbura. Nakiriye Yesu mu mwaka w’2005. Maze amezi arenga ane (4) aha ku musozi Africa Prayer Mountain for All Nations i Kampala.

Mu mwaka w’2008, nahamagariwe kuba umuvugabutumwa. Nari nsanzwe nkora akazi k’ubushoferi mu buzima busanzwe. Nakundaga gusenga, hanyuma umunsi umwe ndi mu masengesho (hari ku wa 7 Gashyantare 2013) numva ijwi rimpamagara rimbwira kujya gusengera kuri Africa Prayer Mountain for All Nations, umusozi uri i Kampala muri Uganda.

Nahise nitegura kujyayo, nshaka ibya ngombwa (passport), ni uko ku wa 15 Gashyantare ngera kuri uwo musozi. Narasenze nk’uko ari cyo cyari kinzanye, Imana irambwira iti “Ntusubire i Burundi, ahubwo waje mu ishuli ryanjye kandi uzava aha urirangije.” Yabimbwiye mu buryo butatu butandukanye: mu ijambo ryayo, mu nzozi no mu buhanuzi.

Ibi nabihanuriwe n’abantu bagera kuri 15. Ijambo ryankomeje riri muri Zaburi y’125. Uhereye igihe natangiriye urugendo rwo kuza hano, ibyo nahuye na byo ntibyanteye ubwoba kuko nari nizeye Uhoraho.

Nahise ntangira kwiga. Kuri uwo musozi nahigiye ibintu bikurikira:

- Nize uburyo Imana ivuga. Imana iganirira natwe mu nzozi, mu ijambo ryayo no mu bahanuzi. Ubwo buryo bwose uko ari butatu yagiye ibunganirizamo.

- Nize uburyo Imana ivuga ibintu ikabisohoza (Abaheburayo 10: 36-38), ndetse niga no kwihangana. Imana yanyeretse ko ijambo ryayo ari ukuri, ko ishobora gutunga umuntu ibihe byose iyo ayizeye by’ukuri, nk’uko yatunze Abisirayeli mu butayu.

- Nize kandi gukora ubushake bw’Imana, ubwanjye nkabushyira ku ruhande: Iyo ngerageje kuva kuri uyu musozi, mpita mbura amahoro nkamera nk’umunyeshuli utorotse ishuli nta ruhusa, nkongera kubona amahoro ngarutse ku musozi.

Uburyo mbaye aha kuri uyu musozi, ndasenga, narangiza nkaruhuka (nkaryama) ahangaha ku musozi nkategereza icyo Imana ivuga ku byo nasengeye ikoresheje bwa buryo butatu.

Imana yakomeje kunkomeza inyuze mu ijambo ryayo. Urugero natanga ni ijambo riri muri Yesaya 41:10-12 rivuga riti “Tutinye kuko ndi kumwe nawe,…” Yongeye kunyibutsa uko yahamagaye Aburahamu ikamuvana mu b’iwabo, ikamujyana mu mahanga (Itangiriro 12:1-4). Aya magambo yakomeje kunyongeramo imbaraga. Ikindi cyanyongeyemo imbaraga ni abantu nabonaga basengera kuri uyu musozi Imana ikabasubiza.

Hari andi magambo Imana yagiye impa ngo inkomeze: Gutegeka kwa Kabiri 28:1-3, insaba kugira umwete wo kuyumvira; Imigani 8:17-18, imbwira yuko inzi kandi abayishaklana umwete bazayibona.

- Ikindi Imana yanyigishije ni ugusenga. Yarambwiye iti “Nusenga ujye uvuga uti ‘Ubwami bwawe buze…’” Ibi yabinyigishirije kugira ngo nsige byose, nshyire imbere ubwami bwayo. Matayo 6:9-15.

Mu mezi ane maze aha ku musozi nsenga, Imana yarahantungiye kandi ikomeje kuntunga. Imyenda nazanye ntirasaza, inkweto ntizirancikiraho, … mbese ni nka kwakundi yatungaga Abisirayeli bava mw’Egiputa bajya i Kanani.

Icyo nasaba abasoma ubu buhamya, icya mbere ni ukumvira Imana muri byose. Ikindi nababwira ni uko Imana idasubiriza igihe ushakiye, ahubwo isubiriza igihe ishakiye ku isaha yayo. Kandi uko itinza ibisubizo ni ko iba irimo kubigwiza.

Nabonye ibintu byinshi cyane Imana yagiye ikorera abantu kuri uyu musozi, bavuye mu bihugu bitandikanye. Hari abaje barwaye barakira, abaje bafite ibibazo byinshi bikomeye Imana irabisubiza…

Narangiza ngira nti “Nta rindi shyanga rifite Imana iriba hafi nk’uko Imana yacu ituba hafi iyo tuyambaje” Gutegeka kwa Kabiri 4:7.

Ubutaha nzabagezaho igice cya 2 cy’ibyo nkomeje kwigira kuri uyu musozi, mbabwire uburyo Imana yagiye ingaruirira mu nzira ubwo nageragezaga gutaha cyangwa kugira ahandi njya.

Imana ibahe umugisha!

"Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, n’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya" Zaburi 34:13.

Wigeze wicuza ko umaze nk’iminota 5 utavuga?

Bitewe n’uko jyewe byambayeho, ndabagira inama ngo mwirinde kuvuga amagambo mabi cyangwa se akomeretsa. Ni cyo gituma nabateguriye urutonde rw’ibimenyetso bizabateguza ko igihe cyo guceceka kigeze.

Twibuke ko iyo hataza kubaho ubuntu bw’Imana nta cyo tuba turi cyo.

Ikimenyetso n°1 : Uritotomba, ntubasha kugira icyo usobanura

Ibi uko ari bibiri biratandukanye. Gusobanurira umuntu ni ukumubwira uburyo wumva umerewe, naho kwitotomba ni ukwibwira uti “Bandenganije.” Mu Bafilipi 2.14-15 haranditswe ngo "Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi. […]" ). Hari igihe kijya kigera ukumva udashobora guceceka, cyangwa ukumva utabura kwitotomba. Ariko Imana izaguha ubuntu bukwiriye. Kugeragezwa muri ubu buryo bidusaba kwegera Imana.

Ikimenyetso n°2 : Urumva ufite ibyo unenga mwene So

Hari igihe umuntu avuga cyangwa agakora ibintu, ukabona ntiwemeranya na we maze ukumva wahutiraho ukavuga ibyo umutekerezaho byose! Mu 1 Aatesdalonike 4.9 haranditswe ngo “Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomkba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe gukundana.” Ni ukuvuga ko kuganiriza abandi ibyo utemeraho mwene So ni ikosa.

Ikimenyetso n°3 : Imana yawe ni nto cyane

Igihe cyose tuvuga tuti "Sinshaka gukora iki" cyangwa tuti "Birenze ibyo nakwihanganira", tuba twishyize mu mwanya w’abatsinzwe kandi ntituba twizeye gutabarwa n’Imana. Ahubwo tujye tuvuga tuti "Imana irakomeye kurusha ibibazo byose mpura na byo, kandi mbasha guhangana n’ikibazo cyose ku bwa Kristo umpa imbaraga."

Ikimenyetso n°4 : Ufite igitsure kirenze igikenewe

Dukunda kwirata ibyo twakoze, ibyo dushoboye n’ibyo tuzakora. Iyo tutabaye maso, dushobora no kwiyitirira imirimo Imana yakoze! Mu 1 Abakorinto 10.12 haranditswe ngo Ni uko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa".

Ikimenyetso n°5 : Urumva wigize umucamanza

Muri Matayo 7.1 haranditswe ngo "Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa". Ndibwira ko iyi ngingo ari ingenzi cyane ku Bakristo, kuko si byiza kwihutira gucira abandi urubanza. Kandi niba umuntu akoze ikosa, avanwa mu itsinda. Twibuke ko iyo hataza kubaho ubuntu bw’Imana, nta cyo tuba turi cyo. Dushobora kureba agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wacu, ariko twebwe tugasigara turi impumyi. Dukomeze rero guca bugufi imbere y’Imana n’abantu.

Ikimenyetso n°6 : Urahinyura

Isi yacu yugarijwe no guhinyura. Tutaragira icyo tubivugaho, Abakristo bakwiriye kuriga indangagaciro yo kwizera mu bibazo bahura na byo ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi. byashoboka ko tutabona ibyo twifuza byose cyangwa ntitubibonere igihe tubishakiye, ariko Imana itwitaho kandi ikatugerera ubuntu bwo kuzura umunezero no kwizera mu bihe ibyo ari byo byose turimo, kandi iyo ni yo mibereho myiza dukeneye.

Icyo usabwa gukora uyu munsi

Byashoboka ko wisanze kuri uru rutonde? Niba ari ko biri, urasabwa gukomeza ugahindura imyitwarire kugira ngo ubone uko uhesha abandi umugisha mu byo uvuga.

Joyce Meyer

Nk’uko mwagiye mubikurikirana mu bitangazamakuru bitandukanye, kuri iki cyumweru hari hateganyijwe konseri y’umuhanzi Alexis Dusabe. Ubu rero ni bwo igiye gutangira, mu gihe yari iteganijwe saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ibi byatewe n’uko salle ya SERENA Hotel Alexis Dusabe yagombaga gukoreramo iyi concert yari irimo kuberamo ikiganiro cy’Imbuto Foundation kitabashije kurangira ku masaha yari ateganijwe.

Ikigaragara ni uko n’ubwo abantu bamaze umwanya munini hanze bategereje umuhanzi bakunda ngo abataramire, ubu salle yakubise iruzura kandi abakunzi ba Alexis Dusabe bamutegerezanije amatsiko n’ubwuzu bwinshi.

Mu kanya turabagezaho uko concert iri kugenda.

Nk’uko twabibasezeranije ko tubibakurikiranira, reka noneho tubagezeho gahunda igiye gukurikizwa:

Hatangiye Ev. Jean Claude asenga Imana. Amaze gusenga, hakurikiyeho umuhanzi Aime Uwimana. Ubu arimo kuririmba indirimbo igira iti uri Alpha na Omega, abantu bose bahagurutse barimo gufatanya na we guhimbaza Imana.

Nyuma ya Aime gahunda zirakomeza ku buryo bukurikira: Umuhanzi Patient Bizimana arahita aririmba indirimbo 2, ahite yakira Alezis Dusabe mu ndirimbo 10. Alexis namara guhimbaza Imana, harakurikiraho umwanya w’ijambo ry’Imana tugezwaho na Pasiteri Desire Habyarimana.

Nyuma y’ijambo ry’Imana harakurikiraho umuhanzi Simon Kabera mu ndirimbo 1, ahite yakira umuhanzi Doudou ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, na we yakire Alexis Dusabe yongere aririmbe indirimbo 10.

Turakomeza kuhababera.

Umuhanzi Patient Bizimana ni we ukurikiyeho, atangiye aririmba indirimbo igira iti Ndaje, akomeza avuga ati Menye neza .... Abitabiriye iki gitaramo bahimbawe barahaguruka bafatanya na we guhimbaza.

Umuhanzi Simon Kabera ntiyihanganye, yahise ahaguruka ajya kumufasha, akaba ari na we ukurikiyeho nk’uko twabibatangarije. Mu bacuranzi ndetse n’abahanzi bamufashije guhimbaza Imana harimo Josue, Jehovannis n’abandi.

Tunyarukiye gato mu rwambariro, dore uko umuhanzi Alexis Dusabe utaragera kuri stage yambaye:

Simon KAbera rero akaba yakiriye umukozi w’Imana Alexis, avuga ati "Uyu mukozi w’Imana afite indirimbo inkora ku mutima cyane yitwa ’Ngeza i Gologota.’" Simon rero akaba ahamagaye umufasha wa Alexis ndetse n’abana, ubu bambaye imyambaro isa n’iye nk’uko mubyibonera mu mafoto, akaba agiye kuririmba indirimbo 10 zose ataruhutse (nonstop):

Alexis atangiye aririmba uburyo Yesu yanesheje akaduha ubugingo, akomeza avuga ati Turakuramya. Mu ndirimbo ye ya 3, akomereje ku ndirimbo izwi kandi ikundwa na benshi igira iti ’Mfite Umukunzi’, ubu abantu hafi ya bose bakaba bahagurutse ngo bafatanye na we guhimbaza.

Icyo twabibutsa ni uko iki gitaramo kirimo kuba en direct (cg se live). Ni ukuvuga ko umuntu wese urimo kuririmba arakora iby’ako kanya, nta play back. Abacuranzi n’abaririmbyi bose bataramiye abitabiriye igitaramo, basabana na bo imbonankubone.

Akomereje ku ndirimbo Umuyoboro. Iyi ndirimbo yari isanzwe izwi kandi imaze igihe, ariko mu by’ukuri uburyo izi ndirimbo zirimo gucurangwa ni uburyo budasanzwe butuma zinogera amatwi kandi ntibitume abantu batuza ahubwo bagakomeza guhimbaza Imana bahagaze.

Mu bicurangisho barimo gukoresha harimo piano, guitars z’ubwoko bwose, ingoma za gakondo ndetse n’ingoma za kizungu (drums).

Umuhanzi Mani Martin nawe ntiyahatanzwe. Ifoto ikurikira irakwereka Mani Martin (iburyo) ari kumwe na Dominic Nic (ibumoso). Alexis dusabe akaba amaze kumuramutsa no kumushimira mu bakundi be.

Alexis akomereje kuri ya ndirimbo ati ’Ngeza i Gologota’. Ifoto ikurikira irakwereka abakunzi be bahagurutse ngo bafatanye na we guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo 3 Alexis ashigaje ngo asoze icyiciro cya mbere, akomereje ku yitwa Ibitambo. Hagati aho, abanje kunyuzamo ijambo ryo gushimira abakunzi be bihangananye na we kugeza aya magingo kuko ubu turi saa tanu n’igice z’ijoro (11:30pm), kandi igitaramo kikaba gikomeje.

Indirimbo yaririmbye ibanziriza iya nyuma yitwa Kuki turira, asoreza ku yitwa Nzajya niringira, akaba ahamagaye Dominic, Josue na ngo baririmbane. Acishijemo ati "Twambaye neza, cyane cyane Dominic. Na we ati ’Imana ishimwe!’"

Akarusho kabaye ku ndirimbo ya nyuma ni uko aba bahanzi bose uko ari bane baririmbye nta byuma, Alexis agatera maze bose bakamwikiririza icyarimwe. Amajwi ya bo yanyuze abantu, ku buryo bahagurukijwe no kureba abo bagabo 4 bafite amajwi anogeye ugutwi.

Hakurikiyeho ijambo ry’Imana turimo kugezwaho na Pasiteri Desire Habyarimana. Mu minota igera kuri 15 yahawe, yafashe umwanya ageza ku bateraniye aho ijambo ry’Imana riri mu muri Luka 5:1 yahaye intego igira iti "Iyop wakiriye Kristo, ibyari ugutsindwa bihinduka hutsinda."

Pasiteri Desire wazanye n’umufasha we n’abana yakomeje agira ati "Iyo wakiriye Kristo ufata amafi menshi aho utajyaga uyafata, ndetse akakubana menshi ku buryo uhamagara abo kugufasha. Alexis yaduhamagaye kuko amafi yamubanye menshi, kandi Imana izamugeza kure kuko ayubaha."

Twinjiye mu gice cya kabiri cya concert. Umuhanzi Gaby Kamanzi na we yahageze, akaba abanjirijwe na Doudou ukomoka mu gihugu cy’u Burundi urimo kuririmba ati "Dufise incuti Yesu... itandukanye n’izindi."

Nyuma ya Doudou harakurikiraho Gaby, yakire Dominic na we uhita yakira Alexis Dusabe mu ndirimbo 10 zisoza. Ubwo turaba tugana klu musozo w’igitaramo kirimo kubera muri Hotel Serena.


Umuhanzi Doudou

Umwihariko wa Doudou ni uko aririmba anakirigita umurya wa gitari. Afite inganzo nziza cyane, kuko mu magambo ye agira ati "Niba tunezerewe dutya tutaramubona, bizamera gute nitumubona amaso ku maso?"

Hakurikiyeho umuhanzikazi Gaby K. wahageze ekerewe kubera impamvu y’ubukwe yari yagiyemo, ariko atangiye ashimira Imana ku bwe no ku bw’Alexis. Atangiriye ku ndirimbo igira iti ’Mbwira neza’, akomereza ku yitwa ’Nta kizantandukanya n’urukundo rwa Yesu (Rien ne me separera de l’amour de Jesus)’ iri mu rurimi rw’Igifaransa.


Umuhanzikazi Gaby K.

Hakurikiyeho umuhanzi Dominic Nic. Mu ndirimbo 2 yaririmbye, yatangiye aririmba ati ’Nta rubanza nzacirwaho’, akomeza agira ati ’Ashimwe’.


Umuhanzi Dominic Nic

Dominic yaririmbanye ubushizi bw’amanga bwisnhi, ku buryo yageze aho ava kuri stage amanuka hasi mu bakunzi be bafatanya guhimbaza Imana.

Mu gusoza igitaramo, Alexis yaririmbye indirimbo 10 nk’uko byari biteganyijwe. Igitaramo noneho cyari cyahinduye isura kuko abari aho bose babyinaga bafatanya na we guhimbaza Imana.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa commission yateguye icyo gitaramo Madamu Umubyeyi yiseguye ku bari bateraniye aho kubera impinduka zabayeho cyane ku bijyanye n’igihe igitaramo cyari giteganyijwe gutangiriraho, ndetse abasezeranya ko bagiye gutegura ikindi mu minsi ya vuba kugira ngo abakunzi ba muzika ya gospel bakuiremo echec, ndetse n’abatashye batabashije gutarama bazabonereho.

Igitaramo cyashojwe saa saba na 50 (1:50am), Alexis Dusabe asezera ku bakunzi be anabashimira kumutera ingabo mu bitugu.

Brittni washyirwaga ku rutonde rw’abakinnyi ba mbere ba film za pornography rwakozwe na Maxim magazine yakiriye agakiza, abona n’ubuzima bushya muri Yesu Kristo.

Urubuga GodReports.com na Mark Ellis ni bo batangaje iyi nkuru mu cyumweru gishize, bavuga ko umukobwa w’icyamamare mu gukina film z’ubusambanyi (cyangwa se pornography) yabonye ubuzima bushya muri Yesu.

Brittni wari uzwi ku izina rya "Jenna Presley" muri izo film yatangiye kwishora muri ibyo byaha ubwo abagabo babiri bamwegeraga bakamusaba kuryamana na we. Ibi byabaye ubwo yari amaze kuririmmba muri salle ya Santa Barbara City College mu mwaka w’ 2010. Brittni atangaza ko ku myaka 18 ari bwo yatangiye gukina izi film z’urukozasoni, ati "Nashakaga urukundo ku bantu bose, n’ubwo baba babi." Ibi ngo yabitewe n’ubuzima bubi yahuye na bwo akiri muto maze bagenzi be bakora uwo mwuga baza kumureshya ngo aze bakorane ako kazi.

Abamukoreraga izo film bamwambikaga imyambaro imugaragaza nk’umwana muto, maze bakamufata amashusho menshi buri munsi arimo gusambana mu gihe cy’ibyumweru bitari bike nta kuruhuka. Brittni yatangaje ko muri icyo gihe atari yakamenya guhakanira umuntu wese umusabye gusambana na we, kugeza ubwo yabaye nk’igiti n’amarangamutima yose akamushiramo.

Kubera icyo cyuho yari afite muri we, yashakiye amahoro mu kunywa ibiyobyabwenge. "Namaze amajoro menshi nigunze, nkajya nikebagura. Nagerageje kwiyahura. Amafaranga yose nakoreraga nayaguraga ibiyobyabwenge."

Nyuma y’imyaka 3 ni bwo uyu mwana w’umukobwa yashyize ubwenge ku gihe, yigira inama yo guhamagara nyirakuru maze na we araza amukura muri ako kaga yarimo. Ababyeyi be bamujyanye mu itorero ‘The Rock Church’ mu mujyi wa San Diego, riyoborwa na Pasiteri Miles McPherson, ari ho Brittni yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami we n’Umukiza.

Imibereho mishya ya Brittni muri Kristo yatangiye imugoye, cyane cyane ku bijyanye n’ubuzima busanzwe bwo kurambagizwa. Umutima we wajyaga umwemeza gusubira gukina pornography, ariko Imana ikamukomereza kwizera. "Satani yashakaga ko nsubirayo, ariko Imana na yo igakomeza kumfata. Satani yari amfiteho umugambi mubi, ariko Imana imfiteho umugambi mwiza."

Nyuma itorero ni ryo ryafashije Brittni gusezera burundu muri industry ya pornography. Yaje no kwiyunga n’umuryango we, anawuzana mu itorero asengeramo. Yavuze aya magambo ati "Inyuma ya pornography, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi hari ubuzima. Imana ikora ibitangaza. Nabonye urukundo rw’Imana rutarobanura, sinzasubira inyuma ukundi."

Amatora yabereye ku rubuga rwa Twitter yateguwe n’Umuyobozi w’umuryango LifeWay Thom Rainer bwagaragaje ko abapasiteri bamara umwanya munini bategura ibyo bazigisha.

Amatora yabereye ku rubuga rwa Twitter yateguwe n’Umuyobozi w’umuryango LifeWay Thom Rainer bwagaragaje ko abapasiteri bamara umwanya munini bategura ibyo bazigisha, kandi benshi muri bo bamara amasaha abarirwa hagati y’10–18 bategura. Rainer yemeza ko ibyavuye mu matora bitashingirwaho nk’ukuri guhamye, ariko ni ingenzi ndetse byagaragaje ingingo zikurikira:

• Iyo wabazaga abapasiteri umwanya bamara bategura ibyo bazigisha, basubizaga umwanya ariko ntibabashe kuwubara mu masaha.
• 70% by’abapasiteri bavuze ko bibafata amasaha ari hagati y’10–18.
• 15% bavuze ko bibafata amasaha ari hagati y’7-9, naho 10% bavuga ko bibafata amasaha 6, ariko ibi byagaragaje ko bafatanya imirimo ibiri. 5% usigaye yavuze ko amara amasaha asaga 9 ategura.
• Abenshi mu bakoreweho ubushakashatsi bagaragaje ko batabona umwanya uhagije wo gutegura ibyo bazigisha.

Inshamake kuri ubu bushakashatsi mwayisanga kuri Baptist Press.

Nyuma y’igitaramo cyabereye ku Muhima ahazwi ku izina rya de bandi (soma do bandi), itorero rya ADEPR Nyarugenge n’ubuyobozi bw’akareree ka Nyarugenge bakomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge babinyujije mu bitaramo by’ivugabutumwa.

Kuri iki cyumweru tariki ya 30/06/2013 ni bwo igitaramo cya kabiri cyabereye kuri Ecole Primaire Gitega gifite intego igira iti “Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyo kurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira, mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho” Yesaya 55:2.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane, abato n’abakuru n’Abakristo benshi baturuka mu matorero atandukanye bazinduwe no kumva ijambo ry’Imana.

Korali Muhima, imwe mu makorali akunzwe muri ADEPR na yo yari yitabiriye iki giterane.

Chorale Pishoni (ADEPR Gitega) ni yo yari yakiriye igiterane.

Chorale Sayuni (ADEPR Cyahafi) na yo yari yitabiriye iki giterane

Abayobozi b’imidugudu yose ya ADEPR Nyarugenge bari bitabirie igitaramo.

Umugabo n’umugore bakoreshaga ibiyobyabwenge bakaza kwakira Yesu batanze ubuhamya. Umugabo yavuze uburyo yakoreshaga ibiyobyabwenge, ariko nyuma akaza gukizwa kugeza ubu akaba ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana 2. Rebecca na we yatanze ubuhamya ko yari indaya akaza gukizwa biturutse ku ndaya mugenzi we yari arwaje, yajya gupfa ikamubwira iti “ Rebecca nshuti yanjye, uzakizwe kuko aho ngiye ni habi.”

Ev. Bernard niwe wari umwigisha aho yavugaga ati “Agakiza ni ubuntu.”

Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana, abantu benshi bakiriye Kristo bemera kuva mu biyobyabwenge.

Tuganira n’umuyobozi wa ADEPR Cyahafi yadutangarije ko bagikomeje urugamba batangiye rwo kurwanya ibiyobyabwenge. Akaba ari na yo mpamvu bategura ikindi giterane kizabera mu Biryogo tariki ya 27/10/2013.

Igitaramo cyashojwe n`indirimbo z`amakorali.

« Yitegereza umurima akawugura, awutezamo urutoki mu by’inyungu ivuye mu maboko ye. Akenyerana imbaraga, agakomeza amaboko ye »
Imigani 31 : 16-17.

Nkiri umukobwa, numvaga nshaka kurongorwa, nkabyara abana, ndetse nkubaka inzu!

Ariko siniyumvishaga akazi kari nkantegereje! Abana banjye uko ari 4 ntibanyemereraga gukora akandi kazi, ni ukuvuga ko nta mushahara wageraga mu rugo rwacu. Ubwo n’icyizere cyo kubaka ya nzu cyahise kiyoyoka…

Nyamara jyewe n’umugabo wanjye twageze igihe tubona ikibanza cyo kugura, kirimo utuzu tubiri twasenyutse! Umutima waradusimbutse kubera aho hantu n’ubukungu bwanjye butari bwifashe neza, n’amafaranga make hashakaga, ariko turahagura!

Mbega kwiyemera! Twimukiye mu nzu itamwaye, turi kumwe n’abana bacu uko ari bane, maze buhoro tugenda tuguriraho ahandi, turahatunganya ubwacu kuva hasi kugeza hejuru, inzu iruzura!

Mbega umuhati n’imbaraga byadutwaye kugira ngo dusane iyo nzu uko tunyumva! Nakoraga nezererwe hamwe n’umugabo wanjye, nkamufasha n’imbaraga zanjye zose.

Abana bacu na bo baradufashaga, inyubako yacu iragenda ihinduka nk’umuzinga wahuriwemo n’inzuki!

Imyaka yaciyeho, twimuka muri iyo nzu tuyishyiramo abantu batatu bo mu muryango bari bageze mu za bukuru, bakajya bayibamo tudahari.

Tumaze kugaruka nyuma y’imyaka mike, twari tugeze mu gihe cyo gufata ikiruhuko cy’iza bukuru maze dusubira ha hantu twakundaga.

Ariko inzu yarimo abantu, kandi ntitwabashaga gusohora ba masenge batatu basheshe akanguhe! Ubwo byadusabaga kujya mu nzu ya kabiri, yari imeze nabi cyane…. Ku buryo itari iyo guturwamo!

Byadusabye kongera gukura amaboko mu mufuka tugakora nk’ubwa mbere! Twafashe amasaha menshi twubaka, dusana, dusukura kugira ngo inzu igire agasura. Ariko nta cyo nicuza! Iyo duteranye nk’umuryango tuba tunezerewe, ba bakecuru batatu mu nzu ya mbere, natwe mu nzu ya kabiri, duteranyijwe no gusangira! Uwo munezero utuma twibagirwa imihati twahuye nayo. Ubu ahahoze ari imanga twarahashije dukoresheje igitiyo n’ingorofani! Twahateye ibiti, none uyu munsi tunejejwe no kuhugama ubushyuhe bukabije buriho.

Ariko igihembo cyacu gikomeye ni ukumva abana bacu baseka, bakina, biruka mu byatsi! Umubabaro ubaho, ariko iyo hari urukundo n’ubufatanye no guhanga udushya byose birashoboka!

Imana ishimwe ku bw’ibyo byose!

Eveline Simonnet

Buri wese akunda inkuru z’ubutwari. Twari dusanzwe dusanga izi nkuru mu bitabo byagenewe abana, ariko hari izindi ntwari dusanga muri Bibiliya. Reka turebe intwari 7 dusanga muri Bibiliya, abantu bera b’Imana bari bayobowe n’Umwuka Wera w’Imana:

Nowa – Intwari yagendanye n’Imana

Iyi tuyisanga mu gitabo cy’Itangiriro. “Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana” (Itang. 6:9).

Nowa yabayeho igihe isi yarushagaho kuba mbi. Ibi byababaje Uwiteka, yiyemeza kongera gutangira ni ko kubwira Nowa iti:
… Iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n’isi (Itang. 6:13). Umugambi w’Imana rero wari uwo gufata Nowa n’umuryango we (kuko yari umukiranutsi mu maso y’Uwiteka) ikabakiza kurimbuka kwari kuziye abari mu isi bose.

Nowa yakoze ibyo Imana yamutegetse, n’ubwo abantu bakomezaga kumuseka bavuga ko akora ubusa, maze yubaka inkuge. Igitangaje kimwe ni uko Nowa yari afite imyaka 600 ubwo yatangiraga kubaka iyo nkuge (Itang. 7:6). Nowa yizeye Imana ubwo yamubwiraga ko imvura igiye kugwa, n’ubwo nta mvura yari yarigeze igwa kuva igihe Nowa yabereyeho (Itang. 2:5).

Kuki tuvuga ko Nowa yari intwari? Ni uko yizeye Imana akagendana nayo mu kwizera, agakiza umuryango we na zimwe mu nyamaswa yashyize mu nkuge. Nowa yakoreshejwe n’Imana, akiza abantu n’inyamaswa.

Abraham – Intwari yagiranye isezerano n’Uwiteka

Aburahamu aboneka muri Bibiliya ubwa mbere yitwa ‘Aburamu’. Se yitwaga Tera, kandi yavukanaga n’abandi bahungu n’abakobwa:
Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamu na Nahori na Harani…. (Itang. 11:25-27).

Iyo dusomye mu Itangiriro 11, dusanga Se wa Aburamu yamufashe we n’umugore we n’umwuzukuru we Loti bakajya kuba mu gihugu cy’i Kanani. Ariko Imana yari ifite undi mugambi kuri Aburamu. Yamutegetse kujyana n’umgore we n’umuryango we, agasiga se. Aburamu yari afite imyaka 75, akora nk’uko Uwiteka yamutegetse.

Imana yanejejwe no kumvira kwa Aburamu, maze imusezeranya isezerano:

Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye (Itang. 12:7).

Twahawe umugabane mu gihugu Aburahamu yasezeranijwe mu Itangiriro 12. Aburahamu ni intwari ikomeye yo kwizera, kandi kwizera kwe ni ko kwamuhwanirijwe no gukiranuka (Abagalatiya 3:6). Kubera gukiranuka kwe, isezerano yahawe ryatugezeho natwe.

Yakobo – Intwari n’ubwoko bwatoranijwe

Yakobo yari umuhungu wa Isaka, kandi yari afite abahungu 12 ari na bo babaye abakuru b’imiryango ya Isirayeli. Yaguze ubutware na mukuru we Esawu, amuhaye igaburo ku isahane. Inkuru izwi cyane ku bijyanye n’ubutwari bwa Yakobo, ni uburyo sebukwe yamuriganije mu ijoro yagombaga gushyingirwamo. Yatenze imyaka myinshi kugira ngo abashe kubona Rasheli yakundaga. Amaze gushyingirwa Rasheli, sebukwe yaramuriganije afata Leya (mukuru wa Rasheli) amumuha mu cyimbo cya murumuna we, bukeye asanga yarongoye uwo atakunze. Yarongoye na Rasheli, abyarana abana na Leya n’umuja we, ndetse na Rasheli abyarana na we.

Yakobo ntiyagendanye n’Imana iminsi ye yose, ariko yakiranye n’Imana ayirekura ari uko imufashe umutsi wok u itako. Ubu ni bwo Yakobo yagarukiye Imana, na yo imuhindurira izina imwita Isirayeli, bisobanura “Uwakiranye n’Uwiteka”.

Isirayeli ni ubwoko bwatoranijwe, urubyaro rwa Yakobo (Yesaya 44:1). Yakobo rero ni se w’ubwoko bwatoranijwe.

Morudekayi – Intwari itazwi

Mordecai ni intwari itavugwa cyane muri Bibiliya. Nta bintu byinshi byanditswe kuri we, kuko izina rye (turetse iby’igisekuruza cye) riboneka mu gitabo cya Esiteri gusa. Kandi icyo gitabo ni we kivugaho.

Mordecai yari Umuyuda, arera umukobwa mwiza witwaga Hadasa (ari we Esiteri) wari umukobwa wa se wabo. Icyatumye arera Hadasa, ni uko yari imfubyi atagira se ntanagire nyina (Esiteri 2:7).

Mordecai yakoreye umwami uhereye igihe yajyaniweho imbohe mu bwami bubiri bwa mbere. Umwami Ahasuerus rero yaje gushaka umwamikazi usimbura Vashti ubwo yari amaze gusuzugura, maze hatorwa Hadasa (Esiteri), umukobwa wa Mordecai, maze bahisha Hegai umutware ko akomoka mu bwoko bw’Abayuda.

Hegai yakunze Esiteri, amuha byose yari akeneye kugira ngo azamumurikire umwami, umwami na we aramukunda cyane amugira umwamikazi. Igitabo cya Esiteri kitwereka ko Mordecai yakomeje kubana na Esiteri mu ibanga, kuko nta we yashakaga ko amenya isano bafitanye. Mordecai ni umukozi w’Imana (n’ubwo Imana itigeze igaragara muri iki gitabo).

Mordecai amaze kumva ko umwami yagambaniwe ngo bicwe, yabibwiye Esiteri na we abwira umwami, Mordecai ashimirwa ko yatanze ayo makuru. Mordecai kandi ni we wakoranyije urugamba rwo gukiza Abayuda akagambane kagombaga kubahitana bose bagashira.

Benshi bavuga ko Esiteri ari we wabaye intwari, ariko jyewe ndavuga nti “Intwari ni Mordecai,”wareze Esiteri kuva mu bwana kugeza abaye umwamikazi. N’ubwo Esiteri yakijije Abayuda, Mordecai ni we watatse amumenyesha umugambi mubisha wa Hamani. Mordecai ni intwari itazwi.

Yozefu z’i Nazareti – Intwari n’umubyeyi

Abantu benshi, ndetse n’abadasoma Bibiliya bazi inkuru za Yozefu w’umubaji warongoye Mariya kandi atwite. Yozefu ntiyari azwi cyane, kandi ntiyari umukire. Icyo tumuziho gusa ni uko yari umusore wari warasezeranije Mariya ko azamurongora.

Imana yatoranije Mariya ngo azabyare Umukiza w’abantu, itoranya na Yozefu ngo abe se wa Yesu mu buryo bw’umubiri. Yatumye kuri Yozefu ngo imumenyeshe ayo makuru.

Yozefu rero kuko yari umukiranutsi, yigiriye inama yo kubenga Mariya mu ibanga. Ariko akibitekerezaho, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi aramubwira ati “Yozefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera. azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo” matayo 1:19-21.

Yozefu yafashe inshingano itoroshye, yumvira Imana aba se wa Yesu mu buryo bw’umubiri. Ntekereza ko hari igihe cyageraga Yozefu akamera nk’abandi babyeyi, akigisha YEsu kuvuga no kugenda, akamufungira udukweto ndetse akanamwigisha kubaza kuko ari wo wari umwuga. Nta makuru tujya twumva arebana n’isano iri hagati ya Yozefu, Mariya, Yesu na bene se na bashiki be bandi, ariko tugomba kwizera ko Yosefu ari we wari ukwiriye kurongora Mariya no kuba se wa Yesu. Kenshi njya ntekereza kuri data, nkamufata nk’intwari. Ariko Yozefu na we mufata nk’intwari.

Yohana Umubatiza

Yohana Umubatiza yari mwene Zakariya na Elizabeti, akaba na mubyara wa Yesu. Yamaze iminsi ye yose ategurira mubyara we inzira, ari na we Mukiza. Bibiliya imuvugaho ibikurikira:

Yigishaga mu butayu bw’i Yudaya, abwira abantu ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, mugorore inzira ze.’” Yohana uwo yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura (Matayo 3:1-4).

Yohana uwo kandi ni we wakoreye Yesu ibyaha by’abari mu isi bose binyuze mu mubatizo yamubatirije muri Yorodani, kugira ngo asohoze gukiranuka kose (Matayo 3:15), bukeye bw’aho ahamiriza Yesu ko yakuyeho ibyaha by’abari mu isi (Yohana 1:29).

Yohana yashyizwe mu nzu y’imbohe azira guhugura umwami Herode Antipa, wari yarongoye umugore wa murumuna we Herodiya. Yohana yaje gucibwa umutwe bivuye ku itegeko rya Herodiya wari yabisabwe n’umukobwa we.

Ubutaha tuzabagezaho intwari ya karindwi, ari yo Sitefano.

Kimberly Winston ukorera ikigo Religion News Service (RNS) avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’icyo kigo bwagaragaje ko Abanyamerika bahoze mu ngabo zarwanaga mu ntambara ya kabiri y’isi bakozweho n’ingaruka zayo bitabira gahunda z’itorero zo gusenga kurusha abatarakozweho n’ingaruka z’intambara.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abo basaza iyo bagiraga ubwoba ku rugamba bahitaga bagana iy’amasengesho, kuruta kwitabaza ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Gusenga kandi ngo ni bwo buryo bakoreshaga ngo batsinde urugamba.

Abashakashatsi bavuga ko ibyavuye mu bushakashatsi bizatangazwa mu nomero itaha y’ikinyamakuru Journal of Religion and Health (Akanyamakuru k’Amadini n’Ubuzima) bizaba bikubiyemo byinshi byafasha abajyanama b’ubuzima, ndetse n’abakuru b’amadini bakorana n’abahoze mu ngabo ubu bakorera mu bihugu bya Iraq na Afghanistan.

Craig Wansink, umwarimu mukuru w’iyobokamana mu ishuri rikuru rya Virginia Wesleyan College akaba n’umwe mu bakoze ubushakashatsi afatanije na murumuna we Brian Wansink (na we akaba ari umwarimu mukuru muri Kaminuza ya Cornell University) yaravuze ati “Icyiza kurutaho ni uko abenshi mu bahoze mu ngabo banze intambara, ahubwo bagakunda iyobokamana mu myaka isaga 50 bamaze bavuye ku rugamba.”

Ubu bushakashatsi bwahawe umutwe ugira uti “Mbese hari abahakanamana bakiri mu ndaki? Ingaruka z’intambara n’imyitwarire y’abanyedini” kandi bwagaragaje ko:

- Uko intambara yarushagaho gufata indi ntera, abasirikare basenga bavaga kuri 42% bakagera kuri 72%.

- Intambara irangiye, abasirikare bakozweho cyane bitabiriye gahunda zo gusenga ku kigero cya 21%, naho abatarakozweho n’intambara bagabanukiwe gusenga ku kigero cya 26%.

- Muri rusange, abahoze mu ngabo zarwanaga mu ntambara ya kabiri y’isi bakoreweho ubushakashatsi bakunda gusenga, hafi 69% muri bo ni Abakristo b’abanyetorero bitabira gahunda z’itorero incuro zisaga 3 mu kwezi.

- Ubushakashatsi bwifashishije ibyavuye mu ntambara yabereye muri Pacific mu mwaka w’1944, no mu byavuye mu bundi bsuhakashatsi bwakozwe nyuma y’imyaka isaga 50.

Zach Sobiech, umuhanzi w’ingimbi wari ufite indirimbo yise “Clouds” (Ibicu) yaciye agahigo igasurwa n’abantu bagera kuri miliyoni 3 kuri youtube, yibabye Imana azize cancer. Uyu mwana yaguye hagati y’umuryango we mu gace avukamo ka Lakeland, ho muri Leta ya Minnesota. Zach yari afite imyaka 18.

Sobiech yasuzumwemo cancer yo mu magufwa ubwo yari afite imyaka 14. Mu mwaka w’2012, amaze kubwirwa n’abaganga ko icyizere cye cyo kubaho kitarenze amezi 2 yahise asohora indirimbo ijyanye n’urupfu rwe. iyi ndirimbo yakorewe muri studio People yo muri Leta ya New York yakoze ku mitima ya benshi, abifashijwemo na Rainn Wilson ku rubuga rwa youtube.

Muri film nto zizwi ku izina rya documentaire yakoze yiswe "My Last Days" (Iminsi yanjye ya nyuma) yasohowe na Soul Pancake, Sobiech yaravuze ati "Ndashaka kumenyekana nk’umwana warwanye ntaneshwe. Ntugomba kubanza kumenya ko ugiye gupfa ngo ubone gutangira kubaho."

Umuryango we watangaje inkuru y’akababaro igira iti "Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umwana wacu Zachary David Sobiech. Umuryango wacu wagize umugisha wo kubana na we, ndetse n’urukundo yagaragaje muri twe, mu ncuti zacu no mu baturanyi. By’umwihariko turashimira abantu babaye hafi ya Zach, bakamufasha gutambutsa ubutumwa bwe mu ndirimbo zikagera ku batuye isi bose."

Uyu mwana w’umuhungu yunamiwe n’abantu batandukanye, barimo abanyeshuri bo mu mashuri makuru yo mu gihugu cy’Ubuyapani. Indirimbo ze zirimo na "Clouds" zaguzwe kugeza ku mafaranga asaga $100,000.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Twin Cities Pioneer Press, umuryango w’uyu mwana ngo bari Abakristo basengera mu idini Gatolika.

Nyina w’uyu mwana Madamu Laura Sobiech yatangarije iki kinyamakuru ibijyanye n’urupfu rwe, ati "Ubwo Zach yasuzumwagamo cancer ubwa mbere, nabwiye Imana nti "Ushobora kumwisubiza, ariko bibaye byiza wamukiza."

Laura yongeye gutangariza radio KTIS ati:

“Birababaje cyane, ariko nta kundi yari uwa Kristu. Nibajije cyane uburyo Kristu yashatse kutubabaza tubitekerezaho… ndasaba Nyagasani ngo atugirire ubuntu. Kandi nizeye ko azabutugirira. Amasengesho y’abantu batandukanye ni yo akidukomeje.”

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Mu gihugu cya Malaysia cyiganjemo Abisilamu, aho Abakristo ari 10% gusa, abizera bavumbuye ingingo nshya muri politiki. Ubu batangiye kujya kuri candidature z’amashyaka y’Abisilamu.

Ikinyamakuru The Wall Street Journal kiratangaza ko taliki 5 Gicurasi Abakristo bagiye kuri candidature mu matora y’ishyaka Pan-Malaysian Islamic Party (PAS). Ubu ngo bwaba ari uburyo bwo gushaka kwigarurira zimwe mu ntara ziri mu maboko yabo, cyangwa tumwe mu turere tuberamo amatora."

Impuguke zivuga ko gushyira aba bakandida b’Abakristo kuri candidature bikozwe ubwa mbere mu mateka ngo bwaba ari uburyo bwo kwigizayo Abashinwa n’Abahinde bari mu myanya y’ubuyobozi. Ikindi ngo ni uko ubu buryo buzafasha iri shyaka PAS kugabanya ubushyamirane ryari rifitanye n’indi mitwe ya politiki bushingiye ku idini.

Ariko ikigaragara ni uko bitazigera bigabanya ubushyamirane hagati y’Abisilamu n’Abakristo, cyane cyane mu gihe cy’amatora. Urugero, amatora y’uyu mwaka yabaye ku cyumweru, bituma Abakristo bajya mu gihirahiro mu buryo bw’umubiri no mu bw’umwuka. Ibi bitangazwa n’itorero ry’igihugu “National Evangelical Christian Fellowship” (NECF).

Ikigo WSJ cyongera gutangaza ko amatora yo ku cyumweru ari umugambi wo kunaniza Abakristo bo muri Malaysia, by’umwihariko abo mu cyaro bagomba gukora urugendo rurerure bavuye mu materaniro ya mu gitondo berekeza ku biro by’amatora ku wa 5 Gicurasi uyu mwaka."

Ikigo CT cyagaragaje ubushyamirane busa n’ubu mu matora yabaye mu gihugu cya Indonesia gituwe n’Abisilamu benshi, aho kurahiza umudepite w’Umukristo byakuruye imvururu mu mujyi wa Jakarta.

Witeguye kuba umuyobozi mukuru? Ron Edmondson arakwereka urutonde rw’ibisabwa.

Dore icyitonderwa:

Ntukemere kuba umuyobozi mukuru, keretse…

Niba witeguye kuyobora wenyine rimwe na rimwe… cyangwa se byibura ukaba wumva wabishobora.

Niba utarwanira icyubahiro, ukaba wumva ko umwanzuro ufata ari usanzwe kuri buri wese.

Ubasha gufata imyanzuro ikomeye, n’ubwo byaba bishobora kuguteza abantu cyangwa impagarara.

Niba ugerageza kureba ku mpande zose z’ikibazo.

Niba wemera impinduka kandi ukareba kure.

Niba utagirira ishyari abahawe ishimwe, ndetse n’iry’imirimo watangije ubwawe.

Niba usangira n’abandi ubuyobozi… kandi ukazamura abandi, ukanemera kwakira impinduka zizanwa n’abagufasha gufata ibyemezo.

Niba utajyanwa kure n’abakunenga, ahubwo ugakomeza kwita ku nshingano zawe.

Niba ubasha gutekereza birenze uyu munsi, ndetse ugafasha abandi kukwegera binyuze mu gushyiraho intumbero.

Niba uha abantu agaciro cyane, n’ibitekerezo byabo.

Niba _________?

Niba uri umuyobozi mukuru, ongeraho ibindi utekereza.

Hariho igihe umuntu ashobora kubwira undi ati «Ibyakubabaje ndabyumva, kandi rwose birakomeye.» Ibyo ni byiza, ariko se koko birashoboka neza kumva umuntu umubabaro afite mu mutima, nk’uko we abyumva ? icyakora ni byiza kumutega amatwi, no kumwegera ufite umugambi wo kumufasha, ariko burya Imana niyo ifite ubushobozi bwo kumenya neza imitima, kuko ariyo yaremye umuntu.

Hari ubwo wagerageza kumva umuntu kuko waciye mu mibabaro isa niyo yaciyemo,ukaba wamwumva kandi ukaba wamufasha nabyo ni byiza ni ubutwari, ariko se wabona hehe umuntu waciye mu bibazo abari mw’isi bose baciyemo ngo tuvuge ko yabasha kubafasha bose ?

Uwo niwe nshaka kukubwira,kuko burya abantu baravuka abababyaye bakabarera, bakabakorera ibyiza bifuza ko batera imbere, bakazagira icyo bimarira wenda bakazakimarira n’abandi, nuwavutse nawe akenshi mu b’umuntu, aba yifuza gutera imbere, afite byinshi areba imbere, wenda ashobora kugira umutima mwiza akaba yagira uwo afasha, ariko ntabishyira mu mpamvu ze zo kuba yaravutse, hariho umuntu rero wavutse, kuvuka kwe gufite intego yo kwikorere ibyaha, imibabaro, n’intimba by’abantu, kandi yabigezeho.

Imana ibonye ko ibibazo isi ifite kandi byinshi byazanywe n’icyaha, birumvikana ko aho icyaha kiri habaho n’ingaruka n’ingorane nyinshi ziterwa nacyo. Imana isanga yo yonyine ubwayo ariyo ishobora kugoboka, igakiza ibyaha by’abantu kandi igahumuriza imitima yabo, noneho itanga umwana wayo, yambara ishusho y’umuntu, aza kubana n’abantu, Bibiliya ibivuga itya « uwo nubwo yabanje kugira kamere y’Imana ntiyigeze yibwira ko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa,ahubwo yaretse ibye byose ahinduka nk’umuntu, ndetse afata kamere y’inkoreragahato, yabonetse ameze nk’umuntu, yicisha bugufi arumvira, ndetse ntiyanga no gupfa urupfu rwo k’umusaraba Abafilipi2 :6-8).

Uwo yitwa Yesu, kandi abahanuzi bamaze kubona ibyago, imibabaro. n’ibindi bibazo biri mw’isi. Imana yabakoreyemo kugirango bamenyeshe abantu ko hariho ushobora kubafasha niyo mpamvu Yesaya yahanuye ati « ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, (yesaya 53 ;4).

Yabaye umuntu kugirango abone uko atabara, akize, kandi ahumurize abantu, dore uko Ijambo ry’Imana rimuvuga « kubera iyo mpamvu yagombaga guhinduka akamera nk’abavandimwe be(abantu), kuburyo bwose, kugiragno abe umutambyi mukuru udahemuka kandi ugira imbabazi, ahagararire abantu imbere y’Imana » hakongera ngo « kuko ubwo yabanje kugeragezwa ubwe abasha gutabara abageragezwa bose » abaheburayo 2 :17-18

Yesu yaciye mu mibabaro myinshi y’uburyo bwose niwe wenyine mu buryo buhagije washobora gufasha no guhumuriza umutima w’umuntu byuzuye.

Nawe ubwo yazaga mwisi yaravuze ati « yemwe abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura » matayo 28 ;11.
Abanditsi b’ijambo ry’imana bamuvuzeho byinshi, urugero « ibibahagarika umutima byose mubimwegurire kuko abitaho » 1 petero 5 :7

Abamuvuzeho ibyo byose bari bafite impamvu kuko bazi ibyo yababajwe ku bwacu :

1. GUHANWA N’INCUTI (Mariko 14 :50 ; 70)

Yesu ubwo yatangiraga inzira y’umubabaro, abigishwa be bose baramutaye buri wese akiza amagara ye, birababaza guhanwa nabagombaga kukuba bugufi, incuti ye ya bugufi witwa Petero yamwihakanye gatatu, ariko bibaho Yesu arabizi ashobora guhumuriza uwo byabayeho wese nuri kubicamo muri iyi minsi wese.

2. YESU YAGAMBANIWE KANDI AGIRIRWA NABI NABO YAGIRIYE NEZA
(Mariko 15 :9-14)

Yuda yagaburiraga hamwe nabo yakirije abarwayi akabazurira ababo bapfuye nibo bahindukiye baramugamabanira,abandi bavugira kumugaragaro ngo nabambwe. ibi hari benshi byabayeho kandi bikibaho , Yesu yarabikorewe abasha kukumva rero.

3. YARAKUBISWE BIRENZE (Luka 22 :63),

Yakubiswe inkoni zidasanzwe umuntu atabara, akubitwa n’abasimburana uko umwe arushye, ibiboko birimo utwuma ngo bimureme inguma zikomeye,ibi Yesu ashobora kubyumva neza cyane.uwo byabayeho nuwo byabaho wese atabaze hari uwamwumva, Yesu agutegeye amatwi hamagara.

4. GUSHINYAGURIRWA BIRENZE ( Yohani19 :1-5)(Mariko15 :19)

Yesu yambitswe ikamba ry’amahwa bamuvugiraho ngo ni iry’ubwami, bamucira mu maso abahisi n’abagenzi, barimo n’abana. Yahawe inkoni y’urubingo ngo ni inkoni y’ubwami ariko ukubitwa inshyi ngo n’afindure umukubise, byose bibera ku karubanda, yarababaye abasha kumva no guhumuriza abababaye bose, n’abakibabazwa bose.

5. YARENGANIJWE N’ABAGOMBAGA KUMURENGERERA (Yohani 19 :4-16)

Yesu yajyanywe ku bakuru b’idini bagombye kumwumva, ahubwo aba aribo bamutanga, yarezwe ibinyoma maze Leta y’i Roma yagombaga kumva urubanza rwe ntiyaruca ahubwo pilato nk’umutegetsi aho kugirango ace urw’ukuri yanga kwiteranya na rubanda, aramutanga ngo bamwice. Uwo byabayeho cyangwa uwo byazabaho, amenye ko Yesu abizi byose abasha guhumuriza umwisunze.

6. KWAMBURWA IBYAWE. (Luka 23 :34)

Imyenda ye barayimwambuye barayifindira barayirwanira, bamwambika ibikojeje isoni.

7. KUBESHYERWA. (Matayo 26 :3- 5 ; 59-60) (Luka 23 :2-5)

Kugirango Yesu yicwe, umugambi waracuzwe neza, ibinyoma bihabwa intebe, nabo kubihamya barashakwa, n’amajwi yo kubyogeza aba menshi. Ibi bitera agahinda kubeshyerwa kandi udafite uko wakwiregura, Yesu yaricecekeye ariko umubabaro n’agahinda gaterwa nabyo arakumva neza. Ese ii byakubayeho, cyangwa se byaba biri kukubaho ukaba utekereza ko ntawakumva agahinda kawe, arahari yarabikorewe afite gutabara no guhumuriza ubicamo wese.

8. KWAMBIKWA UBUSA (Mariko15 :24)

Umwami Yesu yabambwe ari nk’uwambaye ubusa ibyo byari uguteshwa agaciro mu buryo bwa nyuma, maze amanikwa atyo k’umugaragaro, aho abahisi n’abagenzi bamurebaga bakamwitegereza, ibi nabyo byabaye kuri benshi, kandi kuko turi mw’isi y’icyaha byaba no kubandi mu buryo butandukanye, n’ibindi byinshi ntavuze, ariko nagirango nkwereke ko hariho uwumva ibyawe neza kandi afite imbaraga zo kugutabara no kuguhumuriza.

Iyo Yesu avuze ati « muze aho ndi ndabaruhura ni nko kuvuga ngo mfite ibyo nabaguranira mwemeye kumpa ibyo byose byabababaje,

BYAKORWA BITE RERO?

1. Mu buryo bwo gusenga, (Zaburi 40 :1-3)

Bwira Yesu n’ijwi ryawe umubwire ibyakubayeho byose, cyangwa ibiri kukubaho byose, nibiba ngombwa kurira urire kuko ni umutima wawe ashaka kandi agufitiye impuhwe. Ba nka wa muririmbyi wavuze ati
« iyo urushye iyo uremerewe, bibwire yesu, bibwire yesu,iyo ukumbuye abakunzi bawe, byose ubimuganyire.bibwire yesu bibwire yesu niwe nshuti ihebuje nta wundi wabona umeze nkawe byose ubimuganyire. »

2. Kubabarira (Luka 17 :4)

Iri jambo ryamennye wino nyishi kandi riracyakomeza, ariko ntawavuga ubutumwa bwiza ngo aryirengagize, kuko muri ryo hahishemo ibanga riduhesha kwitwa abana b’Imana, ibyo twaheshejwe no Kwizera Yesu Kirisitu, tukihana ibyaha maze tukababarirwa. Ubwo twababariwe rero natwe dushobora kubabarira, ntibyoroshye nta nubwo tubikora kuko tubishoboye tubikora kuko tubishobozwa na Kirisitu uduha imbaraga kandi tukabikoreshwa no kumwumvira nk’ikimenyesto ndetse n’igitambo cyo gushima kuko natwe twababariwe.

Yesu yigisha abigishwa be gusenga hari amagambo yababwiye yo gushyira mu isengesho agira ati « utubabarire ibicumuro byacu nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho » Matayo 6 :12. Mu kwizera, atura ko ububariye, ibisigaye Umwuka azagufasha kuko Yesu azi neza uburemere bwabyo. Yesu mu gihe cyo gupfa, nubwo yagiriwe nabi bikabije kandi nta cyaha yakoze, yagize ati « Data ubababarire kuko batazi icyo bakora » (Luka 23 :34)

3. Gusaba imbabazi (Matayo5 :23)

Iri naryo ni irindi jambo ridashobora kwirengagizwa mu ivugabutumwa ryose ry’ukuri, kuko Imana ari iyera, uyegera wese nawe akwiye kuba uwera. Hariho abakora ibyaha barangiza bagahatira abandi kubababarira kandi bo badashaka gusaba imbabazi, uwakoze icyaha wese aba agomba kugisabira imbabazi ariko na none mu gihe umuntu yankoreye icyaha ntashake no kunsaba imbabazi, ntiyarakwiye gufata ubuzima bwanjye ho ingwate, ngomba kwibohora ngakomeza ubuzima.

Nk’umwana w’Imana rero ariko ufite intege nke za kamere y’abantu, hari ubwo umuntu ababara maze mu mubabaro nawe agakoramo ibintu bitanejeje Imana, yaba mu magambo, mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa. Umuntu wese ukeneye kubohoka asabwa kwisuzuma maze yakibonamo ikibi n’inzira z’ibibi, agaca bugufi agasaba Imana imbabazi kuko aho niho ubutwari bw’abana b’Imana buhishe, nuko twemera ko turi abantu, Imana ikaba Imana, maze mu kuyubaha kwacu niho haturuka no kubohoka kwacu.

4. Gusaba imana kukuguranira isimbuza ibyiza ibibi byakubayeho cyangwa bikubaho.

Yesu mu kubambwa k’umusaraba ntiyazize ibyaha bye ahubwo ni iby’abari mw’isi. Mu kumwizera hari imirimo Yesu yasigiwe amavuta kugirango ayikorere abamwakiye nk’umwami n’umukiza wabo. tuyisanga muri Yesaya 63 :1-4 aho rero tuhabona ko yaje no kuguranira abantu akabaha.

- Imbabazi mu cyimbo cy’umutima ubacira urubanza
- Gukira, komorwa no kugarurirwa umunezero mu cyimbo cy’umubabaro utewe n’ibyakubayeho
- Umugisha mu cyimbo cy’umuvumo
- Ibyiringiro mu cyimbo cy’ubwihebe
- Inshuti n’umuryango mu cyimbo cy’ubwigunjye
- Ishema n’icyubahiro mu cyimbo cy’ipfunwe, ikimwaro isoni no kwisuzugura
- Kwemerwa, kwiyakira no kwakirwa mu cyimbo cyo kwangwa no gutabwa.

5. Saba Imana inakwibutse ibyaba byarabaye byibuze byerekana gutabara kwayo, (Yeremiya 29 :11)

Kuba uriho ni ikimenyetso cy’ibyiza bizaza, ibyo byagombye kukurema umutima ndetse no mu gihe cy’akaga, ibyo n’ibimenyetso by’ibyiza Imana iteganya kukugirira no minsi iri imbere, niyo mpamvu ibibi bitaguhitanye burundu, n’imigambo yose yacuriwe kukugirira nabi ikaba itaragukuyemo umwuka, si k’ubw’ amaboko cyangwa se kubw’imbaraga ahubwo nuko ubuntu bw’Imana bwakurinze kuko Imana igufiteho umugambo urenze kure ibyo wakwibwira n’ibyo utekereza. haracyari ibyiringiro rero.

6. Shima (Efeso 5 :20)

Hari ubwo umuntu yuzura intimba, gushima bikajya kure ndetse no kubona ikiza bikamuba kure, ariko kimwe mu bihesha umuntu kubohoka harimo no gushima kuri bimwe naho wenda watekereza ko ari bike ariko uko ujyenda wiga kubishimira Imana ndetse no gushimira bagenzi bawe, umutima ugenda ubonekamo umucyo.

« Hamagara hari uwakumva, hamagara Yesu agutegeye amatwi hamagara »

N’ubwo bitamenyerewe cyane inaha mu Rwanda, ku cyumweru tariki ya 4/08/2013 itsinda ribyina Kinyarwanda no ku buryo bugezweho “The Blessing Family” yateguye igitaramo cyo kubyina ibyino zitandukanye yaba iza Kinyarwanda n’izigezweho. iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye.

Nk’uko twabitangarijwe na Octave umuyobozi w’iri tsinda, ubu ngo imyiteguro igeze kure aho iki gitaramo kizabera akaba ari ku gicumbi cy’umuco i Remera, naho amasaha kizatangirira akaba ari saa cyenda z’umugoroba n’ubwo hari ibyo bagikoraho harimo kuvugana n’abahanzi bishobora gutuma amasaha
ahinduka.

Iki gitaramo kikaba ari icya kabiri iri tsinda rigiye gukora nyuma yikindi
gitaramo bakoze umwaka ushize wa 2012 kuri Evangelical Restoration Church cyitabiriwe cyane kandi kidenda neza.

Iri tsindan rikunda kugaragara mu bitaramo by’abahanzi batandukanye ba gospel harimo Gahongayire, Patient Bizimana, Bahati Alphonse, Tonzi, Gaby n’abandi benshi. The Blessing Family kandi ikaba igaragara mu mashusho yi ndirimbo zimwe na zimwe z’abahanzi ba gospel.

Abapasiteri mpuzamahanga bagera kuri 50 bari kumwe n’abanyeshuri (benshi bakomoka mu bihugu 7 by’Afurika) bahuriye i Nairobi muri Kenya mu kwezi gushize ngo baganire kuri iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.

Inkuru dukesha ikigo ‘Carl F. Henry Center for Theological Understanding’ gikorera mu ishuri ‘Trinity Evangelical Divinity School’ (TEDS) cyateye inkunga iyi nama aravuga ko "Iyi nama igaragaza intambwe ya mbere ngari n’umuhati w’abanyetorero ku rwego mpuzamahanga (hatabogamiwe ku idini) mu gushaka umuti ku kibazo cy’ibirego by’ubupfumu n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera."

Abakecuru n’abana b’imfubyi ni bo bakunze kuvugwa ko bari inyuma y’ubwicanyi, kugumbaha n’ibibazo by’ubukungu bya benshi. N’ubwo ubuyobozi bw’ibanze bwagerageje gukemura ibyo bibazo ngo bidafata indi ntera, inama yabereye Nairobi yasuzumye impamvu z’ibi birego (imwe muri zo ikaba ari filimi za Gikristo zituruka muri Nollywood ) ndetse isuzumira hamwe n’ibisubizo ku bupfumu yifashishije ijambo ry’Imana.

Zimwe mu ngamba zafashwe kugeza ubu ziteye impungenge. Urugero, ubushakashatsi bwakozwe muri Malawi bwagaragaje ko "Iyo abapasiteri basengera abaregwa ubupfumu bituma na bo baregwa ubupfumu aho kugira ngo bibaheshe ishimwe mu ruhame." Ibi bitangazwa n’ishuri TEDS.

Mu biganiro byabaye mu matsinda mato, abari bitabiriye inama baganiriye ku ngero maze babona insanganyamatsiko zabafashije kumenya amakuru atandukanye ku bupfumu, kumenya uko bakemura ibibazo by’ubupfumu, ndetse no kumenya uko pasiteri yakwitwara mu gihe arimo kuganiriza ukekwaho ubupfumu.

Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bizagenderwaho mu nushakashatsi bw’ubutaha, mu kwandika ku bupfumu, ku bizigishwa mu mashuri no ku ruhare rw’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’icyorezo cy’ubupfumu n’ibirego by’ubwicanyi bigiturukaho. Indi ngingo yaganiriweho ni ingengo y’imari ikenewe ngo ibi bibashe kugerwaho.

CT iherutse gutangaza ko abamisiyoneri muri Afurika bashobora kuba bafite uruhare mu gushishikariza abantu kuregana ubupfumu. Ibindi byatangajwe na CT ku bijyanye n’ubupfumu birimo igitekerezo cya Sunday Agang ukomoka muri Nigeria, cy’uko abenshi mu Bakristo bo muri Afurika babutinya.

“Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana” Abaheburayo 12:14.

Imana ishaka ko tubana n’abantu bose amahoro. Imana ni iy’amahoro. Yesaya yahanuye ko Yesu azitwa “Umwami w’amahoro!” (Yesaya 9:6). Amahoro abantu bari barabuze ku zindi ngoma, bagomba kuyabona ku ngoma ya Yesu. Ni cyo gituma umuntu utabana n’abandi amahoro aba agomye, bituma adashobora kuzabona Imana.

Ijambo ‘amahoro’ riri mu magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi, kuko ribonekamo incuro zisaga 340. Pawulo yandikira Abakorinto yarababwiye ati “Imana yaduhamagariye amahoro” (1 Abakorinto 7:15). Amahoro yavugaga aha ni ay’umuntu ku giti cye, cyangwa umudendezo. Ariko ijambo ry’Imana ryatubwiye ngo “Mugire umwete wo KUBANA N’ABANTU BOSE AMAHORO…” Aha ntibikiri amahoro ku giti cy’umuntu, ahubwo ni ukubana amahoro na bose, kandi iri si itegeko ry’umuntu, ahubwo ni iry’Imana.

Hari byinshi bituma abantu batabana amahoro, ariko imbere y’Imana nta rwitwazo ruhari. Ijambo ry’Imana riratubwira riti “Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume” (Abaroma 12:14). Abatuvuma na bo tugomba kubana na bo amahoro, kuko ubwami tuzabamo atari ubwa hano mu isi, ahubwo ni ubwo mu ijuru bw’amahoro.

Mu isi hari imibabaro myinshi. Bitewe n’uko abana b’Imana bababaye hano mu isi, Imana yabateguriye ahantu ho kuruhukira. Aho ni mu ijuru. Mu ijuru rero hazabayo amahoro masa, kugira ngo Imana itwibagize imibabaro twahuye na yo hano mu isi. Ni ngombwa rero ngo twitoze kuba muri ubwo bwami. Kubyitoza nta kundi, ni ukubiba amahoro.

None se ko Sitefano yababariye abamuteye amabuye bakamwica, twe twananirwa dute kubabarira abaducumuyeho batatwishe? Mbese iyo aza kubavuma mbere yo gupfa, yari kujya mu ijuru cyangwa yari kurimbuka? “Arapfukama avuga ijwi rirenga ati ‘Mwami, ntubabareho iki cyaha.’ Amaze kuvuga atyo arasinzira” (Ibyak. 7:60).

Kuba Sitefano yaratanze urugero rwiza, byahaye imbaraga abasigaye kuko bari babonye ko agiye heza (mi ijuru). Ikindi ni uko byatanze imbuto nziza mu basigaye, harimo n’abamurenganije bituma benshi bakizwa.

Dusoza, reka dusome ijambo ry’Imana: “Ndababwira ukiri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru” Matayo 18:18.
Ntimuyobe, nitutabana n’abantu amahoro bakaduhambira, no mu ijuru tuzaba duhambriwe. Wowe uvuga uti “Nta mbabazi nzamuha!” undi ati “Nta mbabazi nzamusaba!” ukumva ko nta cyo bitwaye imbere y’Imana, saba mwene So imbabazi bigishoboka kuko uburyo tubayemo mu isi ari bwo butwiringiza ijuru. Ubwami bw’Imana tubugendana mu mitima yacu.

Isengesho: “Data, ntibyoroshye kubana amahoro n’uwampemukiye. Ndagusaba umutima wo kumubabarira nk’uko ijambo ryawe ribintegeka, kugira ngo ntazagibwaho n’umugayo kuri wa munsi. Sinajyaga mbyitaho, ariko mpa umutima wo kubana n’abandi amahoro. Mbisabye mu izina rya Yesu.”

Simeon Ngezahayo.

Sitefano ni we ufatwa nk’intumwa ya mbere yarenganirijwe Ubukristo, aterwa amabuye kugeza apfuye biturutse ku itegeko ryatanzwe na Sawuli w’i Taruso (ari we waje guhinduka Pawulo).

Dore ibyo Bibiliya imuvugaho:

Yakoze ibikomeye

Sitefano wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye (Ibyak. 6:8).

Ibyo yahamyaga Yesu byarakaje benshi

Boshya abantu n’abakuru n’abanditsi baramusumira, baramufata bamushyira abanyarukiko. Ni uko bahagurutsa abagabo b’ibinyoma baravuga bati “Uyu muntu ntabwo asiba gutuka Ahera n’amategeko” (Ibyak. 6:12-13)

Ukuri kwari kwanditswe mu ruhanga rwe, ndetse n’ubwo yaba hagati y’abanzi

Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n’aha marayika (Ibyak. 6:15).

Yari yuzuye Umwuka Wera

Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana, aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana” (Ibyak. 7:55-56)

Agiye gupfa yasabiye imbabazi abamurenganya
Arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.” Amaze kuvuga atyo arasinzira (Ibyak. 7:60).

Urupfu rwe rwatumye ubutumwa bwiza bugera ku isi yose

Uhereye uwo munsi haduka akarengane gakomeye mu Itorero ry’i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by’i Yudaya n’i Samariya, keretse inyumwa. Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane. Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n’abagore, akabakurubana mu nzu y’imbohe. Ni uko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana (Ibyak. 8:1-4).

Kimwe na Yohana Umubatiza, Sitefano yabwirizaga abantu iby’Umwami Yesu n’imirimo ye y’imbaraga kugeza igihe yapfiriye. Intwari nk’izi ntizishobora kwibagirana. Sinshobora kwibagirwa Sitefano, cyangwa se ngo nibagirwe Sawuli w’i Taruso wategetse ko yicwa. Sinakwibagirwa ko Sawuli yakijijwe ubwo yari mu nzira ajya i Damasiko, kuva ubwo akiyemeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu banyamahanga.

Ndashimira Imana ku bw’intwari dusanga muri Bibiliya, n’inkuru zabo z’ubutwaro nk’uko zanditswe muri Bibiliya. Imirimo yabo itangaje tugomba guhora tuyibwira abana bacu, nabo bakayibwira ababo kugira ngo ibyo izi ntwari zakoze ngo zisohoze umudendezo wacu muri Kristo bitazibagirana.

Byakuwe muri Bibiliya Yera, KJV

Muraho?

Izina ryanjye risobanura "Gukiranuka kw’Imana". Navukiye mu gisagara cya Tabase, Umujyi wa Mthatha ho mu burasirazuba bwa Cape, Afurika y’Epfo. Nakuriye mu muryango wa Gikristo, ariko sinigeze menya ibyo kuvuka ubwa kabiri cyangwa ibyo gukurikira Yesu n’umutimwa wanjye wose, gutanga kimwe mu icumi n’ibindi. Narakuze rero, icyo nari nzi gusa ni uko ku cyumweru ari ugusenga, naho indi minsi umuntu agakora imirimo isanzwe.

Maze kugira imyaka 14, navutse ubwa kabiri ariko Satani araza arandiganya, mfatwa n’abadayimoni nsubira inyuma.

Ngize imyaka 16 natangiye kwikebagura, numva nifuza gupfa, ndiyanga, ndwara isesemi yo mu bwonko kandi abadayimoni bakomeza kumbabaza amanywa n’ijoro.

Ngize imyaka 21, natwaye inda y’indaro nyitewe n’umuhungu mwiza, nyuma nza gusanga naranduye virusi itera SIDA. Nibutse Imana, menya ko ntwite umwana w’umuhungu kandi ko azabaho, ariko ntangira gusenga cyane guhera igihe namenyeye ko nanduye virusi itera SIDA.

Ku myaka 24 nabonye akazi, ntangira gukora nka stagiaire mu kigo cy’ubukorikori n’umuco cya KwaZulu Natal, South Africa. Ahongaho nahagiriye ubuzima bubi cyane, bamfata nk’umunyamahanga bakajya bambuza uburenganzira bwo kwiga. Ibi byanteye kwigomeka. Natangiye kwiyahuza inzoga, ngerageza gushaka ibinezeza kuko natekerezaga ko iyi stage izampa umunezero. Ariko aho kunzanira umunezero yarankomerekeje, intera umubabaro n’agahinda.

Natangiye gusambana n’abantu batandukanye kuko nta cyo nari nitayeho, ndetse sinari nkujya gusenga. Byari bikomeye cyane. Abadayimoni batangiye kuntera kurusha ubwa mbere, nkajya ndota imyuka mibi bukarinda bucya. Nageze aho numva ngiye kwiyica, ariko umukozi w’Imana Eddie aramfata anjyana mu kigo cy’itorero ry’umuryango w’ab’Imana (God’s Family Life Centre Church) mu mujyi wa Pietermaritzburg, South Africa.

Kuva uwo munsi narakijijwe by’ukuri (Ukwakira 2012), sinongera kureba inyuma ukundi. Natangiye gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa, Imana na yo inyobora ku mugore ambera mama wo mu mwuka. Nzi neza ko muri iyi si nta kindi nkeneye uretse Imana, kandi nakize virusi gatera SIDA. Ubu byose mfite nabihaye Yesu, ubuzima bwanjye bwose n’ibyo ntunze na byo.

Yesu yambwiye ko "Uyu uzambera umwaka udasanzwe", pasiteri wanjye na we abisubiramo ubwo yigishaga ijambo ryitwa "Guhindurirwa amateka".

Ku wa 12 Ukuboza 2012, Imana yansanze mu biro ndi mu kazi imbwira muri aya magambo iti: "Ujye uhamagara Yesu! Ujye umutakira umusabe kugukiza, kugira ngo utazarimbuka! Ntuhe Satani ibihendo bya Satani, nagushyiriyeho kuba umutambyi. Hari byinshi nzagukorera hanyuma.

Uzahirwa mu byo uzakora, ariko ibi uzabibona nunyemerera nkakuyobora. Ujye uhamya izina rya Yesu buri munsi. ujye urwanya Satani. Uri uwanjye, ndagukunda. Ndagukunda. Nyemerera nkweze uhereye mu mutima. Uzahirwa. Mpereza ikiganza cyawe. Uzarota ibizaba hanyuma. Nagushyiriyeho kumpimbaza muri iyi si, sinagushyiriyeho kuramya ibishishanyo. Ujye wiyiriza ubusa usenge, nanjye nzaza mbe muri wowe, nkomeze intambwe zawe. Ni jye Uwiteka uvuganye nawe.”

Nabonye Imana, mbona Umwuka wayo aho nari ndyamye. Yarampobeye ambwira ko ankunda, ubwo rero mbihakanye naba mbaye umupfu. Yampaye ijambo riri muri Yobu 8:7, rivuga ngo "N’ubwo itangira ryawe ryari rito, ariko amaherezo yawe yakunguka cyane."

Imana ishimwe!

Abanyeshuri n’abanditsi bavuga ko itorero ridakunze kwigisha abantu iby’ijuru, bakibaza impamvu.

N’ubwo hariho ibitabo byinshi bivuga iby’urupfu nka Proof of Heaven cyihariye ibyumweru bigera kuri 27 ari icya mbere ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru The New York Times, na 90 Minutes in Heaven cyagurishijweho ibigera kuri miliyoni 5, abanyeshuri na bamwe mu bapasiteri batangarije urubuga CNN Belief Blog ko amatorero adakunze kwigisha ku ijuru. Bamwe bavuze ko ijuru ritakivugwa mu mahugurwa, ubu abapasiteri bake bakaba ari bo bafata umwanya wo kubwiriza ku bijyanye n’ijuru.

Gary Scott Smith wanditse igitabo cyitwa Heaven in the American Imagination akaba n’umwarimu w’amateka mu ishuri rikuru rya Grove City College muri Pennsylvania yaravuze ati “Abantu bavuga ko bumva ijuru ku ncuro ya mbere iyo barimo gushyingura.”

Rev. John Price wanditse igitabo Revealing Heaven (Guhishura ijuru) atangaza ko kwigisha ijuru bitanga igisubizo ku kibazo cyibazwa n’abantu bose ku isi ngo: Iyo umuntu apfuye bigenda bite? Abantu bakomeje gupfa uhereye kera, abandi bakibaza bati ‘Mbese bajya he?’ ‘Ubu bari he?’ ‘Ibi nanjye bizambaho?’

Price avuga ko ibi bibazo abantu bibaza ku rupfu byafashije abantu, kandi n’abandi bafite ibibazo nk’ibi ntibakwiriye kubiceceka.
Yakomeje agira ati “Nazengurutse amatorero nigisha iyi nsanganyamatsiko, kandi aho nigishirizaga habaga huzuye abantu ari uruvunganzoka. Bigaragara ko abantu bafite inyota y’iri jambo.”

Lisa Miller wahoze ashinzwe itangazamakuru ry’amadini mu kinyamakuru The Washington Post we yaratangaje ati “Ni ijambo rikomeye ku bapasiteri. Iyo wibanze ku magambo gusa, ushobora kumvikana nabi. Kandi iyo wihungije kubwiriza ku ijuru, uba uhunze ibibazo by’ingenzi muri tewolojiya.”

Ni kangahe wigisha abantu iby’ijuru? Ni ayahe magambo yo mu byanditswe byera wifashisha?

Ntuzigere wibagirwa inuma,
Yamanikiye Yesumuri Yorodani,
We Mwana w’intama w’Imana waje mu isi,
Wera kandi Ukiranuka, watoranijwe n’Imana.

Nijoro iyo amaganya akugarije, Araza akaguhumuriza
Akakubwira ko uri umutunzi ku bw’urukundo rwe ruva mu ijuru,
Utunze kurusha abandi bose babaho.
Umukiza, incuti y’abababaye,
Yemeye kwangwa no gukubitwa,
Kwangwa no gusuzugurwa,
no gukandagirirwa hasi nk’uburabyo buhunguka.

Ntuzigere wibagirwa uwo ari We,
Ashobora byose, yuzuye imbabazi,
Yahozeho, ariho kandi azahoraho,
Ni Umwana w’Imana w’ikinege kandi ukundwa.

Sébastien

Bibiliya yasinyweho na Albert Einstein n’umufasha we mu mwaka w’1932 yagurishijwe $68,500 mu muri cyamunara ya Bonhams, NY mu cyumweru gishize.

USA Today iratangaza ko Bibiliya yashyizweho umukono n’inzobere mu bugenge Bwana Albert Einstein n’umufasha we mu w’1932 yagurishijwe $68,500 muri cyamunara yabereye i Bonhams muri Leta ya New York mu cyumweru gishize.

Uyu muhanga wanegukanye igihembo cyitiriwe Nobel, yashyize umukono kuri Bibiliya ahamya ko ari “isoko y’ubwenge n’ihumure, kandi ko gikwiriye gusomwa ubudasiba.” Iyo Bibiliya yari impano ahaye incuti.

Ku ikubitiro, ibiciro ntarengwa byari hagati ya $1,500 na $2,500, ariko biza kuzamuka bigera ku kayabo k’amadorali 68,500. Bonhams ntiratangaza amazina y’uwaguze iyi Bibiliya.

« Wa gihugu we ! Iyo ufite umwami ari umwana muto kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, uba ubonye ishyano. Wa gihugu we, uba uhiriwe iyo ufite umwana w’imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara bitarimo isindwe » (Umubwiriza 10 : 16-17).

Muri iri jambo, tubonamo ibihugu bibiri kandi byose bifite abami. Icya mbere kivugwa ko gifite umwami w’umwana muto, noneho ibikomangoma bikaba ibiryakare (abatware birirwa mu birori : Bibiliya ijambo ry’imana niko ibasobanura), Ijambo ry’Imana riravuga ngo icyo gihugu kiba kibonye ishyano.

Igihugu cya kabiri na cyo gifite umwami w’umwana w’imfura cyangwa se uzi ubwenge. Ibikomangoma by’icyo gihugu ngo birya mu gihe gikwiriye ngo kugira ngo bibe bifite ubwenge buri ku gihe. Icyo gihugu ngo kirahiriwe.

Ubugingo bwawe ni igihugu kandi umwami w ‘icyo gihugu ni wowe. Ibikomangoma by’igihugu ni ingingo zawe. Iki gihugu rero kiba gifite akaga iyo umwami ari umwana cyangwa se atazi gutandukanya ibyiza n’ibibi. Ibibi abyita byiza n’ibyiza akabyita bibi. Ni umwana ntamenya igihugu kirwana n’ikindi.

Ni umwana ahora ategereje ko bamusengera we ntabyikoze. Aririra aho yicaye ashaka ko bamuterura bakamuheka. Ntiyizera ahorana ubwoba. Noneho bya bikomangoma bye ( ingingo) bihora mu birori. Kandi inama ibyo bikomangoma bimugira zose arazemera kuko ni umwana. N’ukurya gusa uhereye ku wa mbere ukageza ku wundi wambere nta bihe byo kwiyiriza, ingingo ze zishakira ibirori (fête na care). Iki gihugu kiba kibonye ishyano.

Ikindi gihugu, umwami ni imfura cyangwa se ni umunyabwenge, azi gutunganya ibikwiriye, azi gushyira ibintu mu gaciro n’ibibi abyita bibi, ibyiza abyita byiza. Za ngingo ze nazo ntabwo ari ibiryakare, ahubwo ngo birya mu gihe gikwiriye. Bafite igihe cyo kurya n’igihe cyo kutarya kubera impamvu y’ubwenge bafite. Iki gihugu nigiterwa kizirwanaho, ntabwo umwanzi azasanga basinze. Iki gihugu ngo kirahirwa.Ibi bikomangoma bijya inama n’umwami kandi kuko umwami ari umwana w’imfura n’ibikomangoma bikaba bidahora mw’isindwe, iki gihugu kiyobowe neza.

Wa mwami we, mbese urahirwa cyangwa ubonye ishyano ? Shyira kuri gahunda ibyo biryakare ( ingingo harimo n’inda) umere nka wa muririmbyi uti nawe maso yanjye nawe matwi nawe munwa wanjye mubiri we, mwese mushimishe uwankuye mu ngoyi ( indirimbo 105 gushim.). Urahirwa niba uri uwo mwami uvugwa bwa kabiri, ariko niba utameze nkawe isubireho usengere guhinduka kandi Imana iri mu ruhande rwawe yiteguye kugufasha. Niba wararetse gusenga hindukira. Kwiyiriza ubusa ntubireke bizakurinda akaga. Imana iguhe umugisha.

Ev. KIYANGE Adda- Darlene.

Nk’uko amategeko agenga umuryango nyarwanda abitegeka kandi bigashimangirwa n’ijambo ry’Imana, aho bavuga ko umugabo n’umugore bagomba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko aho bagomba kuba barasezeranye imbere y’amategeko, itorero na ryo rifite amabwiriza avuga ko umugore n’umugabo bagomba gusezerana imbere y’Imana kugira ngo imibanire yabo ikomezwe n’indahiro.

Ni muri urwo rwego Itorero rya ADEPR Paroisse ya KIBUNGO, Itorero ry’Akarere ka NGOMA kuri Chapelle ya RUBIMBA kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6/07/2013 habaye umuhango wo gusezeranya imbere y’Imana imiryango 12 yabanaga itarasezeranye imbere y’Imana.

Mu nyigisho zatanzwe muri uwo muhango wari witabiriwe n’abantu benshi baturutse mu miryango y’abasezeranye, Abakristo b’amatorero atandukanye yo muri aka Karere ka Ngoma, Abayobozi bakuru bo mu Itorero rya ADEPR, hasubiwemo ko uyu muhango uziye igihe ku mpamvu eshatu nk’uko twabibwiwe na Pastor Alfred HABARUREMA, ari zo zikurikira:

• Uyu muhango ni imbuto y’agakiza,
• Uyu muhango urashimangira ubwizerane bushingiye ku bukristo,
• Uyu muhango uhaye isura mu kubahiriza amabwiriza ya Leta n’amategeko agenga umuryango nyarwanda.

Muri uyu muhango aho imiryango 12 yasezeranye imbere y’Imana, umuryango wari ugizwe n’abantu bakuze cyane ni uwa BARIYENZA Damien (ufite imyaka 70) na Beatrice.

Mu bigaragara, uyu muhango wagaragaje ibyishimo ku bagize imiryango yasezeranye, ku Itorero no ku buyobozi bwite bwa Leta kuko bose bavugaga ko ibi byari bikwiriye rwose.

Mu buhamya twahawe n’umwe mu basezeranye, yatubwiye ko yongerewemo urukundo mu rugo iwe ndetse no gukunda ab’Itorero kubera umunsi mukuru babakoreye.

Nyuma y’uwo muhango, habayeho gusangira no gutanga impano ku basezeranye.

Mu minsi ishize incuti yacu iherutse kudutumira ngo dusangire, umugabo wanjye arambwira ati «Nahuye na Eliane andangira aho batuye, kandi ni byiza ko tubasura. » Numvise mbyishimiye, ariko sinita ku rugendo n’inzira twakoresha kugira ngo tugere aho batuye.

Umunsi nyirizina uragera, twagiye mu modoka twese, hanyuma umugabo wanjye ampereza impapuro ebyiri ziriho amakarita yagombaga kutuyobora aho ba Eliane batuye, arambwira ati «Umva Chérie, mfasha umbwire uburyo turi bugere kwa Eliane.» Uwo mwanya numvise uburakari bwinshi !!!

Numva nta kintu mfite cyo kumusubiza. Nagerageje gutuza no guhosha uburakari, nihatira kureba kuri bya bipapuro. Ku ruhande rwe, umugabo wanjye atangira gutekereza ko naba narakajwe n’uko yansabye gusoma kuri bya bipapuro. Hnyuma ahagarika imodoka kugira ngo arebe neza imiterere y’umuhanda. Ako kanya nahise ntekereza ko nta mpamvu yo kongera kurakara, kubera ko naketse ko yamfashe nk’udashoboye.

Nyuma y’iminota itanu, yarambwiye ati « Ah, nagize neza guhagarara! Ubu menye inzira. » Nta kintu namushubije kubera ko numvaga nshobora kuba navuga nabi. Hahise habaho guceceka kuremereye.

Richard yahise yiyumvamo ko narakaye, hanyuma amfata ukuboko buhoro, aragukomeza. Ikintu cya mbere nakoze, nahise ntekereza nti « Niba ukeka ko kumfata ukuboko biri butume nibagirwa ko wampaye akazi ko kureba ku bipapuro byawe, uribeshya!».

Nyuma y’iminota ibiri, narigaruye ndavuga nti «None yaba ari uburyo bwe bwo kunsaba imbabazi kuko yangoye, wenda akaba ashaka ko twiyunga?» Kubera ko nzi umugabo wanjye, mpita mpamya ko ibyo ntekereje ubwa kabiri ari ko kuri.

Mpita niyemeza kwiyoroshya, ndamureba ndamusekera, mufata ikiganza ndamukomeza, mwumvisha ko nakiriye ibyo ansabye.

Ibyo byatumye dukomeza neza urugendo, umunsi wose utubera mwiza.

Mu Migani 15 : 23 haranditswe ngo «Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza! »

Bigaragara ko mu bihe twarimo kutumvikana ari wo muzi wo gutekerereza undi, kutumvukana no guca imanza. Ariko icyo byanyigishije ni uko niba umugabo wanjye atazi kwiregura mu byo avuga, ubwo afite ubundi buryo akoresha nk’amarenga. Ubwo ni jyewe ugomba kumenya uburyo nkoresha kugira ngo menye icyihishe inyuma y’amarenga.

Elsa Laffiché

Mu minsi ishize incuti yacu iherutse kudutumira ngo dusangire, umugabo wanjye arambwira ati «Nahuye na Eliane andangira aho batuye, kandi ni byiza ko tubasura. » Numvise mbyishimiye, ariko sinita ku rugendo n’inzira twakoresha kugira ngo tugere aho batuye.

Umunsi nyirizina uragera, twagiye mu modoka twese, hanyuma umugabo wanjye ampereza impapuro ebyiri ziriho amakarita yagombaga kutuyobora aho ba Eliane batuye, arambwira ati «Umva Chérie, mfasha umbwire uburyo turi bugere kwa Eliane.» Uwo mwanya numvise uburakari bwinshi !!!

Numvise nta kintu mfite cyo kumusubiza. Nagerageje gutuza no guhosha uburakari, nihatira kureba kuri bya bipapuro. Ku ruhande rwe, umugabo wanjye atangira gutekereza ko naba narakajwe n’uko yansabye gusoma kuri bya bipapuro. Yahise ahagarika imodoka kugira ngo arebe neza imiterere y’umuhanda. Ako kanya nahise ntekereza ko nta mpamvu yo kongera kurakara, kubera ko naketse ko yamfashe nk’udashoboye.

Nyuma y’iminota itanu, yarambwiye ati « Ah, nagize neza guhagarara! Ubu menye inzira. » Nta kintu namushubije kubera ko numvaga nshobora kuba navuga nabi. Hahise habaho guceceka kuremereye.

Richard yahise yiyumvamo ko narakaye, hanyuma amfata ukuboko buhoro, aragukomeza. Ikintu cya mbere nakoze, nahise ntekereza nti « Niba ukeka ko kumfata ukuboko biri butume nibagirwa ko wampaye akazi ko kureba ku bipapuro byawe, uribeshya!».

Nyuma y’iminota ibiri, narigaruye ndavuga nti «None yaba ari uburyo bwe bwo kunsaba imbabazi kuko yangoye, wenda akaba ashaka ko twiyunga?» Kubera ko nzi umugabo wanjye, mpita mpamya ko ibyo ntekereje ubwa kabiri ari ko kuri.

Mpita niyemeza kwiyoroshya, ndamureba ndamusekera, mufata ikiganza ndamukomeza, mwumvisha ko nakiriye ibyo ansabye.

Ibyo byatumye dukomeza neza urugendo, umunsi wose utubera mwiza.

Mu Migani 15 : 23 haranditswe ngo «Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza! »

Bigaragara ko mu bihe twarimo kutumvikana ari wo muzi wo gutekerereza undi, kutumvukana no guca imanza. Ariko icyo byanyigishije ni uko niba umugabo wanjye atazi kwiregura mu byo avuga, ubwo afite ubundi buryo akoresha nk’amarenga. Ubwo ni jyewe ugomba kumenya uburyo nkoresha kugira ngo menye icyihishe inyuma y’amarenga.

Elsa Laffiché

Intego y’umugani w’abakobwa cumi, batanu b’abapfu na batanu b’abanyabwenge ni ukutwigisha ngo duhore turi maso, twiteguye kugaruka k’Umwami wacu Yesu, bitavuga guhora dukanuriye amaso tureba mu ijuru, ahubwo guhora dukora ibyo Imana ishaka. Abo biyemeje gukora no kuba icyo Imana ishaka ni bo biteguye kugaruka kwa Yesu (Matayo 25:1-13).

Ikindi tubona muri uriya mugani w’abakobwa cumi, ni uko ibigaragarira amaso rimwe na rimwe biba bihisha ukuri kw’imbere, ku bantu bamwe bagaragaza ishusho yo kubaha Imana.

Abakobwa batanu b’abapfapfa nta mavuta bitwaje. Bari biringiye amatara yabo, twagereranya nk’idini, ariko bikaba kwibeshya. Iyo batagira amatara ntabwo bari kuza gusanganira umukwe, ariko bitaye ku matara agaragarira abantu ntibita ku mavuta atagaragara. Mu buzima, ntabwo tugomba kwita gusa ku ibishimwa n’abantu, ngo tugaragare neza.

Twaba dusenga iyo turi mu materaniro tukibagirwa amasengesho y’umwiherero? Twaba twitwaza amabibiliya yacu manini ari ku cyumweru, hanyuma mu mibyizi akajyaho akavumbi? Twaba dukora imirimo myiza iyo batureba, ariko aho batatureba tugakora ibidakwiriye gukorwa n’abana b’Imana?

Kwizera kudafite imizi niko gutera kutita kubyo dukora. Muri uriya mugani, umukwe yaratinze, hanyuma abakobwa barananirwa, barasinzira. Igihe cyo gutegereza kiba ari igihe cyo kugeragezwa kuri bose, ariko kikaba n’igihe cy’ubuntu ngo abadafite amavuta nk’abakobwa batanu bajye kuyashaka, ariko kutita ku bintu kwabo byatumye nyene bisinzirira.

Kanguka, wowe usinziriye! Kutita ku bintu bituma umuntu atamenya uko ahagaze, ntamenye niba yiteguye cyangwa atiteguye!! Iyo twumvise ijambo ryaba riduhindura cyangwa dukomeza kumera nkuko twari tumeze? Ryaba ridutera guhindura imyitwarire, imitekerereze cyangwa ibyo dukora? Ntabwo birarengerana kugira ngo twitegura dukuza kwizera kwacu muri Kristo.

Twahamagariwe gukorera Imana, dukoresha impano zacu ngo dukorere abandi! Imana irahamagara abantu bose bafite impano zitandukanye zo gufasha abandi n’iz’umuco… ngo bafatanye, bakore itsinda rihuje nk’uko intoki z’ikiganza ziri. Mu by’ukuri, ntibanganya indeshyo, haba no kunganya umubyimba. Ariko ubumwe bwabo ni ingenzi kugira ngo bagere ku ntego yabo. Itsinda rimwe ribasha kugera kuri byinshi, kandi ryera imbuto zigaragara ku bw’icyubahiro cy’Imana.

Ibyo dutandukaniyeho ni ubukire ku Muremyi wacu, ariko bishobora guteza ubwumvukane buke ndetse n’amakimbirane bituruka ku bwumvane buke (amagambo dukoresha cyangwa amarenga). Ni cyo gituma tugomba kurenga amakimbirane nk’abantu bakorera mu itsinda rimwe, kugira ngo twirinde ingaruka nko kwirema ibice, ubwumvikane buke, kwangana, gutongana no kurwana mu itsinda.

Ibitera abantu amakimbirane bigomba gukemurwa mu maguru mashya, kugira ngo umurimo w’Imana utangirika nk’uko Nehemiya yatubereye urugero rwiza muri Bibiliya (Nehemiya 12 : 1-13 ; 3). Tugomba kubana neza, kandi tukubaka umubano mwiza hagati yacu n’abandi, twimakaza imyitwarire myiza idufasha kugera ku bumwe bwo kwizera!

Abefeso 4 (3-13) havuga neza umumaro wo kubana n’abandi amahoro «Mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro…Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo».

Mu gihe habuze ubwumvikane, ntitugomba gutinda ku byaha n’amakosa y’abandi, ahubwo tugomba kwita ku buryo twabitwayeho. Intumwa Pawulo idushishikariza kuvuga ukuri mu rukundo, mu buryo bwose, kugira ngo tudahutaza abandi, ahubwo kugira ngo imibanire yacu na bo yubahishe Umwami Imana.

Twige kuvugana urukundo (Abefeso 4.15), twibanda ku byubaka abandi (Abefeso 4.29), tutanegurana, twirinda gusharira, umujinya n’uburakari (Abefeso 4.31), kugira ngo tubashe kwiyunga, kubabarira no kugira ubumwe. Tugomba kugaragaza guca bugufi, ubugwaneza, kwihangana, twihanganirana.

Tugomba kwisuzuma tubifashijwemo n’Umwuka Wera, tukatura ibyaha byacu (Abefeso 4.32 n’Abafilipi 5 : 5-7), twihana (Zaburi 51), dusaba imbabazi abo twacumuyeho tunababarira abaducumuyeho. Intego ni ugushaka ubumwe bw’itsinda, ngo dutange ubuhamya bwiza ku batuzengurutse. «Ntihashobora kubaho ubumwe mu itorero hatabayeho kubabarira n’imyizerere». «Nta bibazo bishobora kuburirwa umuti mu gihe hariho guca bugufi no kubabarira».

Tugomba kwera imbuto zubaka abandi (Abefeso 5 : 18-20), nko gushimira, gutera umwete n’ibikorwa by’urukundo. Izi ngeso zose dukeneye kuzitoza, kugira ngo zibyare imico n’ibikorwa byubahisha Imana. dukeneye gufata igihe imbere y’Imana, kugira ngo itwigishe kuba abahamya beza ku bw’icyubahiro cyayo gusa.

Dominique Dumond

Mwaba mwifuza kugera kure mu ivugabutumwa? Mutangire musengere ubumwe bw’itorero. Mwiyemeze gukunda bene Data muri Kristo aho kubanegura, mubitotombera cyangwa mubavuga nabi.

Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye… Yohani17 : 20-23

Uko imyaka yagiye igenda, itorero ryagiye rishyiraho ingamba z’uburyo zigeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. Rigakora inama, rigatanga umusanzu kubwo iyo ntego. Ariko hamwe n’ibyo byose, uburyo bwiza

Yesu yatweretse ntabwo ryabushimangiyeho cyane.
Abakristo benshi ntabwo bitaho ko Yesu yabahaye urufunguzo rwo kugira ngo babe bazana abantu benshi kuri We, kandi yarabikoze.

Mbere yo gupfa ku musaraba, ni ryo sengesho yakoze. Yasabye Se ngo aduhe ubumwe na we kugira ngo isi imenye ko ari Imana yamutumye.
Niba jye namwe ndetse n’umubiri wa Kristo twese dukundanye, tukagaragaza ubumwe, twabwiriza isi vuba na vuba bitangaje. Ibi ni ukuri. Ariko ikibabaje ni uko muri iyi minsi abakristo benshi bahugiye mu makimbirane ari hagati yabo, kuburyo kuvuga ubutumwa bitari intego yabo nyamukuru.

Ariko Imana ishimwe ko atari bose, kuko bamwe na bamwe bamaze kureka uwo muco mubi. Tugomba kwita ku itegeko Yesu yaduhaye, ryuko tugomba gukundana, tukarifata nk’itegeko apana nk’ihitamo. Tugomba guhagarika imihari hanyuma tukungwa n’umwuka w’Imana.
Mwaba mwifuza kugera kure mu ivugabutumwa? Mutangire musengere ubumwe bw’itorero. Mwiyemeze gukunda bene Data muri Kristo aho kubanegura, mubitotombera cyangwa mubavuga nabi.

Dutangire twature ko itorero rya Kristo rigiye guhaguruka mu kwizera no mu rukundo, nk’umubiri wa Kristo uyoborwa n’imbaraga za Yesu ubwe. Kandi ni ko turi; mwari mubizi? Yesu yarasenze ngo bibe, none Umwuka wera na we arimo kubisohoza.

Satani ahora arwanya ubumwe bw’Abakristo, ariko yaratsinzwe. Isi yose igomba kumva ko Yesu Kristo ari Umwami.

Ijambo ry’Imana: Yohani17:9-26

Nk’uko mwagiye mubimenyeshwa mu bitangazamakuru bitandukanye, Pasteur Desire Habyarimana yatumiwe mu giterane mpuzamahanga kigiye kubera mu buhinde mu mujyi wa Salemu akigera muri iki gihugu yadutangarije ko ashimishijwe no kugera mu buhinde aho ategereje ko iki giterane kizavamo umusaruro w’abakizwa n’ abandi benshi bagahembuka mu bugingo.

Akigera ku kibuga cy’ Indege cya Bangarole yakiriwe n’ urubyiruko rw’abana babanyarwanda biga muri iki gihugu yatumenyesheje ko yatunguwe no kubona abana bavuye mu ntara za kure aho bagenze amasaha 17 baje kwakira Pasteur no kumva inyigisho z’ ijambo ry’ Imana.

Twabibutsa ko igiterane nyiri izina kizatangira ku munsi wa gatanu taliki 12/07/2012 aho kizitabagirwa n’ abahinde benshi hamwe n’abanyarwanda biga muri iki gihugu kikazigishamo abavugabutumwa mpuzamahanga barimo abava mu Rwanda, Africa y’epfo, Abanyakenya bikaba biteganyijwe ko n userukira u Rwanda mu Buhinde azahaboneka bibaye ntagihundutse.

Twababwira ko ubuhinde ari igihugu gituwe 1.270.491.960 kikaba kandi kigizwe nama leta atandukanye 28 kandi yose arigenda nkuko leta zunze ubumwe za America zimeze. Igihugu gifite imijyi ituwe cyane kuko igihugu gituwe kuruta abatuye muri Africa yose kuko ni 1.022.234.000) igitangaje babyara umwana umwe gusa ariko bakaba ari benshi gutya kuruta abatuye Africa yose.

Ubukristo muri iki gihugu buri kukigero cyo hasi kuko ni 2.501.396 (ubwo uba ushizemo Katorika n’amatorero yose yemera Yesu Kristo) bikaba ari hafi 9% y’abatuye igihugu abantu benshi basenga ibigirwamana bigera kuri miliyoni enye (4.000.000) izi zikaba ari imana zizwi zisengwa muburyo bwemeye n’amategeko.

Nk’uko Yesu yabivuze ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake twinginge nyiri ibisarurwa arungije abasaruzi mu bisarurwa bye, kandi kuko Yesu yemeye kuza akadupfira natwe dukwiye kugira umutima nkuwe tukitangira abandi bagakizwa.

Birashoboka ko udafite umuhamagaro w’ ivugabutumwa ariko washigikira abemeye kugenda nawe uzaba ugiye. Kandi mugusarurira umwami birimo uburyo bwinshi wasengera abatarakizwa, watanga ubutunzi bwawe abagiye bakoroherwa nukugeza ubutumwa aho butaragera. Aha twashimira abana babanyarwanda bakijijwe baticaye ubusa ahubwo hirya y’amasomo ataboroheye banze kwihererana ukuri bamenye bagashinga ama Ministries mu gihugu aho babashije kugeza ubutumwa bwiza kubatarabumenya none ijambo ry’ Imana rikaba rivurwa kumugaragaro.

Twasoza tubasaba kuzakurikira iki giterane live kuri website agakiza.org kuva kuwa 5 saa tanu n’ igice zo mu Rwanda.

Chorale de Kigali ari na yo nkuru mu makorali yo muri iki gihugu, dore ko iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 imaze ibayeho, yeteguye igitaramo cyo guhimbaza Imana mu buryo buri Classic, iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 28/07/2013 kuri Hotel Mille Colline.

Nkuko twabitangarijwe na Alexis Nizeyimana umuyobozi wa Chorale de Kigali ubwo twabasangaga mu mwitozo kuri St Paul mu mugi wa Kigali aho banasanzwe bakorera imyitozo y’amajwi no kuririmba, iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo by’umwihariko bateguriye abakunzi b’indirimbo za gospel cyane abakunda music classic, bakaba bazaririmba indirimbo zirenga 14 zose nziza kandi mu buryo bwiza. Iki gitaramo Chorale de Kigali ikaba izagikora iri yonyine kandi kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Alexis akaba yadutangarijeko uretse iki gitaramo bagiye gukora kuri gahunda zabo harimo no gukomeza gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu mu ntara z’u Rwanda yewe no hanze yarwa, abo bazanagenda banamenyekanika alubumu yabo baherutse gusohora mu ntangiriro zuyu mwaka bise “Mutima wanjye uragikereye” ikaba ari na Vol 11 nubwo ari alubumu yabo ya cumi nakabiri kuko iyambere yari Vol.0.

Chorale de Kigali yatangiye mu mwaka wa 1966 itangizwa n’abagabo bari abahanga muri muzika, ari na bo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota. Abo ni Iyamuremye Solve na Muswayire Paulin wari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Iyo Korali yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1986, buvugururwa tariki ya 30 Mata 2012.

“Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda nizo ngororano atanga” Zaburi 127 :3

“Behold, children are a heritage from the Lord. The Fruit of the womb is a reward” Psalm 127:3

Imana ni nziza yatekereje ko umwana w’umuntu akeneye kugira abana. Nkuko Bibiliya ibivuze, abana ni impano ikomeye y’Imana. Imana ishimwe cyane.

Igihe kimwe nagize amahirwe yo kuba mu mahugurwa ajyanye no “ Gukira ibikomere byo ku mutima” ariko nahigiye ibintu byinshi cyane. Twarize, turangije umwigisha adusaba ko uwumva abishaka, yaza imbere, akabwira abandi ibintu byamukomerekeje mu buzima bwe, kugirango bagenzi be, baze kumufasha ,banamusengere.

Ikintu cyambabaje cyane nkanagitindaho, nuko nasanze hafi abantu bose, bafite ibintu byabakomerekeje cyangwa se byabababaje cyane, ikindi, uwo mutwaro bakaba bawugendana ndetse warangije ibintu byinshi cyane mu mibereho yabo. Ikirenze kuri ibyo, ibintu byinshi byabababaje, bikaba byarababayeho mu bwana cyangwa bakiri abana bato!!! Najyaga kubona nkabona umuntu w’imyaka nka mirongo itanu arahagurutse arira cyane ati :

“ Njyewe menya ubwenge nasanze mama na papa………..” , undi ati “ njyewe navukiye mu muryango wari……….” Ibi ntashatse kwandika ba nyirubwite bivugiraga, nibyo byabaga byarabakomerekeje kuva icyo gihe mu bwana, kugeza bagize imyaka mirongo…… Imana idusure.

Byarambabaje cyane, ariko ntangira kwibaza ku kiremwa kitwa “ Umwana”. Ni muntu ki? Abaho ate? Akunda iki?, yanga iki? Akomeretswa n’iki? Cyane ko nahavanye icyifuzo cy’uko nifuza ko abana banjye ndetse n’abana batari abanjye ndera ,bazakura nta gikomere bafite ku mutima batewe nanjye cyangwa se n’umuryango bakuriyemo cyangwa uwo bavukiyemo.

Abana tubibeshyaho kenshi, kuriya aba yisekera wagirango ntacyo yitayeho ugatekerezako ntacyo yabonye, ntacyo yumvise, ntacyamubabaje…. Ariko bateye ubwoba kandi ntakintu kimuca mu jisho ngo gitakare hasi! Niba mbeshya, uze gufata akanya wandike inkuru y’ubuzima bwawe, urebe ko udahera kubyakubayeho mu bwana.

Maze gusobanukirwa ikiremwa bita umwana, natangiye kujya mbatega amatwi cyane ndetse nkabitegereza cyane , rimwe nkigira umwana nkabo, ngakina umupira nabo, ngasimbuka umugozi nkabo, kugirango nibamara kwemera ko ndi umwana nkabo, batangire banganirize, bambwire ibintu bikomeye.

Rimwe mbaha udupapuro tw’amabara nti: Ubu tugiye gushushanya ikintu dukunda, ubundi nti dushushanye ikintu twifuza ko Imana yaduha cyangwa yadukorera, ubundi nti munyandikire ibintu bitatu mama yanga n’ibintu bitatu mama akunda……

Hari uwo nabwiye nti “ sha mfite udukaramu twiza nakuzaniye two gushushanya, ndatumuha, nti none nshushanyiriza ikintu wibuka cyakubayeho uri umwana , ahita ansubiza ati” Oya , ahubwo ndashushanya icyo nabonye kuri papa na mama……” Undi w’imyaka itanu arambwira ati : “ erega nzi byinshi nuko ngira isoni zo kubikubwira….” Naribajije ngo ni ibiki azi……….

Nk’ingaruka z’ibikomere byo mu bwana, abantu bagira imyitwarire itandukanye mu buzima: bamwe kubaka urugo birabagora kuko yamenye ubwenge asanga papa na mama bahora barwana, yamenye ubwenge arererwa ahantu hatari iwabo ahahurira n’imibereho mibi, yakuze iteka ababyeyi be bamubwira ko azaba imbwa ko ntacyo azimarira, ari umwana, hari umuntu wamubwiye ko asa n’umuntu uzaruha mu buzima, yabonye se akubita nyina, yabonye umuntu yica undi, yakuriye mu rugo aho batemera ko hagira umuntu wundi winjiramo, yakuze asanga iwabo ari urugo rugendwa ruha agaciro abantu, yabyirukiye mu rugo rwubaha Imana, yabyirukiye mu rugo rugira amacakubiri, yakuriye kuri mama w’umusinzi unywa inzoga akarara mu biraro, papa unywa ibiyobyabwenge, mu muryango w’abagore benshi aho abana batagire ubitaho n’ibindi.

Nifuzaga kubabwira ko ibi bintu bigira ingaruka ku bana wabyaye ndetse n’abo urera . Niba umwana ukiri munda akomeretswa n’ibiri mu bwenge bwa nyina utekerezako uwamaze kuvuka , ureba,uvuga…we bitamugiraho ingaruka.

Bishobotse uzafate umwanya utekereze kuri aya magambo niba wifuza kugira abana bazakura bagutse, bafite urukundo n’umunezero . Wifuza ko umwana wawe azaba iki! Wifuza ko yamera ate! Byose bizaturuka kubyo umubibamo, ibyo umuteramo nibyo bizamera

Waba warakomerekejwe n’ibyakubayeho, humura Yesu araruhura akomora ibikomere agahindura umuntu icyaremwe gishya.

Ibihe byiza!

Nk’uko twabitangarijwe na Rwangabwoba Jean Paul umuyobozi wiyi Korale Promise & mission Choir (PMC), kuri iki cyumweru tariki ya 14/07/2013 kuva saa munani z’amanwa nibwo iyi Korali izashyira hanze inamuriku ku mugaragaro alubumu yayo ya kabiri bibere ku rusengero rwa Assemblies of God Nyamirambo mu mugi wa Kigali.

Muri iki gitaramo iyi Korale izaba iri kumwe na Korale Musingi hamwe na Pasiteri Julienne na Stanlay Kabanda ndetse n’umushumba wa runo rusengero Pasiteri Evariste n’umufasha we Annet Rwabikinga. Jean Paul akaba yakomeje atubwirako kwinjia muri kino gitaramo ari ubuntu.

Promise & Mission Choir(PMC), ni Chorale yo mu itorero rya Nyamirambo Assemblies of God, yatangiye mu kwezi kwa Gatanu, mu mwaka w’ ibihumbi bibili na gatanu (05/2005), itangira ifite abaririmbyi makumyabili na batanu(25), ubu ikaba ifite abaririmbyi mirongo ine na batatu(43). Intego yayo yari ukuzana abantu kuri Yesu Kristo.

Promise & Mission Choir ni chorale ifite umuhamagaro wo kujyana ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu hose, cyane cyane yibanda mu bice by’icyaro, ishyigikira amatorero ya gikristo agitangira, yaba aya Assemblies cyangwa n’andi matorero y’umwuka. Iyi chorale iyo itumiwe mu mijyi yitabira ubutumire, ariko gahunda za yo kenshi zibanda mu cyaro.

Bimwe mu bikorwa byiyi Korale, imaze kugera ku matorero atandukanye hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda, kandibagiye babona Imana ibongerera abakizwa, abandi bagakomera mu gakiza. Iyo chorale imaze gushyira ku mugaragaro Album 2 z’amajwi(audio), iya mbere yitwa “Akira Ishimwe”, iyi yakorewe n’amashusho, iya kabili yitwa “Nshuti Yesu”, yo yakorewe amajwi gusa ni yo igisohoka.

Nk’uko Jean yabidutangarije bakaba bashimira cyane abashumba b’itorero ryabo, n’abakristo b’itorero rya Nyamirambo Assemblies of God ku nkunga badahwema kubatera ibihe byose baba bategura ibikorwa nk’ibi.

Burya koko ngo nta gahora gahanze! Nyuma y’imyaka itari mike ikitwa umuhanzi wigenga mu itorero rya ADEPR gifatwank’ikintu kizira cyananiye itorero, kuri ubu ngo siko bikiri kuko kuva aho ubuyobozi bushya bugiyeho. Ibi ni ibyagaragariye mu nama yahuje abahanzi basaga 100 bo mu itorero rya ADEPR ku rwego rw’umujyi wa Kigali, iki gikorwa kikaba cyarabereye kuri ADEPR Kagarama kuri uyu wa 9/7/2013.

Bimwe mu byaranze iyi nama harimo inyigisho zibahwiturira guhindura imyitwarire yabo zatanzwe na Ev.Zigirinshuti Michel ndetse n’ikiganiro cyatanzwe na Rev.Past. Tom Rwagasaba akaba ari n’umuvugizi wungirije muri iri torero. Mu ijambo rya yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi bahabwe agaciro bimwe, ariko ko nabo bakwiriye gusenyera umugozi umwe bagashyiraho ihuriro ribahuza rizajya rigena uburyo bagenda ndetse rikanakorana bya hafi n’itorero.

Iki gikorwa cyaranzwe no guha umwanya aba bahanzi mu rwego rwo gusasa inzobe bagaragaza akababaro kabo ndetse n’uburyo bifuza ko umurimo wakorwa neza ntawe ubangamiwe. Ubuyobozi bwa ADEPR bwabijeje ubufatanye mu buryo bwose bufatika. Iyi nama yasojwe n’igikorwa cyo gutora komite ihagarariye abahanzi ku rwego rw’igihugu mu buryo bw’inzibacyuho maze nyuma y’amezi 6 hakazatorwa indi izaba yashyizweho n’intekorusange igizwe n’abahanzi baturutse mu ntara zose.

Abatowe, bazafasha abahanzi gukemura ibibazo bahura nabyo birimo kuba batumirwa n’insengero bagafatwa nabi ntibigire aho bikemurirwa, kutagira ababafasha mu gutegura ibiterane by’ububyutse, kutabona ubumenyi mu bya muzika na tewolojiya, n’ibindi.

Dore abatowe n’imyanya yabo :

Perezida ni Mugabo Venutse (Umuhanzi),
Perezida wungirije ni Rushema Ephreem (Umuhanzi),
Umunyamabanga ni Safari Jean Pierre (Umuhanzi), Umubitsi ni Manishimwe Stella Christine (Umuhanzi),
Umujyanama udafite aho abogamiye, Ntigurirwa Pierre Claver (Umunyamakuru)
Undi mujyanama ni Tuyishime Thacien (Umuhanzi)
Undi Mujyanama akaba Rudahezwa Emmanuel (Umuhanzi).

Isange.com

Company izwi mu Rwanda, mu karere u Rwanda ruherereyemo no hanze yarwo irategura amarushanwa yiswe “Dance Competition 1st Editon 2013”.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, Eric Mugisha, aya marushanwa agamije guteza imbere amadarama timu (drama team) akorera mu nsengero, ibi bikaba bijyana n’uko zishobora kubona ubushobozi bwo gukora birushijeho mu murimo w’ivugabutumwa.

Nk’uko Eric Mugisha abisobanura ngo aya marushanwa ateganijwe mu kwezi kwa munani cyangwa mu kwezi cyenda. Abajijwe niba hari icyo bisaba mu kwiyandisha, yasobanuye ko kwiyandikisha ari ubuntu bikaba bikomeje. Kwiyandikisha ni mu mujyi aho bita kwa Ndamage muri etage ya kane imbere y’aho Igihe LTD ikorera.

Jean Paul KAYITARE

«Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no gikomeye» Luka 16:10.

Urambiwe gutegereza ko Imana ikwereka umugambi wayo kuri wowe? Mbese birakurambiye?

Namaze igihe kirekire nsaba Imana nti « Mwami, nkoresha! Menyesha umugambi wawe kuri jye, Mpa impano ziruta izindi! » Nyamara nta cyahindukaga.

Ni uko rero umunsi umwe Umwami Imana aransubiza ati «Urashakira iki ko nkuha inshingano nyinshikandi waranani we no gukoresha bike naguhaye kuri ubu?»

Ayii! Imana yatunze agatoki ku nzitizi zambuzaga gukora neza umurimo wayo. Ntiyigeze ivuga ko ngira ubute ku murimo, ahubwo yavugaga mu buzima bwanjye bwa buri munsi.

Mu by’ukuri, Imana yavugaga ku bijyanye n’imirimo yo mu rugo, ikavuga n’intege nke ngira mu gucunga umutungo wanjye. Nari maze igihe ndwana n’imirimo yo mu rugo! Si uko ntagiraga isuku, kandi si uko nabaga mu nzu mbi. Ariko kutita ku bintu n’ubute bwo gusukura inzu yanjye byatumaga nkererwa gutunganya indi mirimo yose yo mu rugo. Wasangaga mu ibase hari amasahani atogeje, nkatinda mesa imyambaro y’umwana, ntera ipasi…

Ku bijyanye n’umutungo wanjye, sinitaga kuri konti zanjye. Ikindi ni uko ntigeraga nita ku mafaranga nkoresha umunsi ku munsi (dépenses), sinagire icyo nizigamira.

Kenshi tujya dutekereza ko inshingano nto tugira mu buzima bwacu bwa buri munsi nta mumaro zifite ku murimo w’Imana. Ariko turibeshya! Ibyo twibwira bihabanye n’ukuri! Mu by’ukuri, uburyo twitwara muri izo nshingano bugaragaza niba turi abizerwa cyangwa niba tutari abizerwa. Ku Mana, uko twitwara muri bike bigaragaza uburyo twakwitwara no mu murimo wayo iramutse itugiriye icyizere ikatuzamura mu ntera!

Noneho se twakora iki niba dushaka kuzamuka mu ntera yo gucunga iby’Imana? Dore ibyo twakora:

- Twige kwitondera buri nshingano yose (n’intoya) Imana yaduhaye, tubikore neza kandi mu buryo burambye
- Twirinde ubute, ahubwo twimakaze kurushanwa mu byo dukora byose!

Jyewe natangiye kubishyira mu bikorwa, kandi Imana yampaye izindi nshingano zikomeye!

Ngaho rero fata icyemezo cyo gukoresha neza ibintu bito Imana yaguhaye byose, Imana nayo izakongera ibinini kurutaho! Amen !

Aurélie Pereira

“Aho mwaba muri hose nuwo waba uri wese, Imana irifuza kutubona tumerewe neza, tunesha ibitugwanya.”

Abakunda ko ntsinda nk’uko bikwiriye ni bavuze impundu bishime, iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe, wishimire amahoro y’umugaragu we! Zaburi 35 : 27

Niba umuco cyangwa idini byaradutoje ko Imana ikunda ko dukena tukababara, uyu munsi hari inkuru nziza; Bibiliya iravuga iti: Imana yishimira gutunganirwa kwacu, irashaka ko dukira!

Ntabwo ari ubukire bw’amafaranga gusa, ahubwo ni ubukire mu nzego zose…mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri. Aho mwaba muri hose nuwo waba uri wese, Imana irifuza kutubona tumerewe neza, tunesha ibiturwanya.

Impamvu ni uko idukunda kandi yifuza ko dukorana na yo. Irifuza ko tuba igisubizo cy’isi, kandi izi neza ko nta wutanga icyo adafite. Ntabwo washigikira ivugabutumwa n’amafaranga cyangwa wagaburira abashonje kandi nawe nta ko umeze. Nta muntu wajya kurambika ibiganza ku bagwayi na we ubwe ari umugwayi aryamye mu bitaro. Ntabwo twatanga umunezero kandi tukiboshwe n’agahinda. Ntibishoboka! Tugomba kwakira umugisha kugira ngo tube isoko y’umugisha.

Niba uyu munsi twifuza kuba abavoma tukakira ubutunzi bw’Imana, twiyemeze kubera abandi umugisha, kuko ari imwe mu nzira ituma umuntu yakira ibituruka ku Mana, mu buryo butangaje.

Ibi byambayeho. Hashize igihe kitari gito nariyemeje kuba umuntu utanga. Mbigira umuco mu buzima bwanjye, nkajya mpora ntanga impano. Navuga ko uyu munsi mbereyeho gutanga. Ntabwo nareka kubabwira ko kuva icyo gihe Imana insukira umugisha uburyo budasanzwe!

Namwe ntabwo yabura kubaha umugisha niba mwiyemeje kuyikorera, mugatanga umwanya wanyu, amafaranga, urukundo, kuri bariya babikeneye. Tube abantu batanga hanyuma twirebere Imana idukorera ibidasanzwe!

Ibice byo gusoma: Itangiriro 12:1-4, Itangiriro13:1-4

Bayobozi, mwiringire Imana yonyine!

Hariho amahame 6 y’ingenzi atuma abayobozi bakora iby’ubutwari iyo bayakurikije. Buri hame rishingiye kuri Bibiliya, kandi ryasuzumwe hakurikijwe igihe. Gerageza aya mahame maze wirebere!

1. Umuyobozi agomba gutekereza ibisa n’ibidashoboka.

Mbese ku bw’umuntu, byashobokaga ko Imana yuzuza isi umwuzure ukarimbura ibintu byose? Birumvikana ko nta wari kwiyumvisha ko bishoboka! Ariko Nowa yizeye ibigaragara nk’ibidashoboka kuko yari yizeye Imana ikomeye. Ni iki Imana ishaka guhindura igishoboka binyuze muri wowe?

2. Umuyobozi agomba kwiha intego.

Imana yabwiye Nowa ngo atoranye inyamaswa imwe y’ingore n’iy’ingabo muri buri bwoko, azizane mu nkuge. Iyi ni ingeto ikomeye kuko ari iy’Imana, ariko “Nowa yakoze nk’uko Imana yamutegetse” (Itangiriro 6:22). Ntukihe intego zimeze nk’inzozi, ahubwo ujye wiha intego zifatika zigufasha kugera ku nzozi zawe. Urugero, Imana yahaye Nowa intego ebyiri zifatika: 1) Fata inyamaswa, ikigore n’ikigabo; 2) Bizane mu nkuge. Iyi ntego yasaga n’aho idashoboka, ariko Imana yafashije Nowa kubigeraho.

3. Umuyobozi agomba gushyiraho iteganyabikorwa.

Mbese intego yaba nziza uramutse udafite umugambi wo kuyigeraho? Ntibizizana! Kora itegenyabikorwa risesuye. Nowa yari afite umurimo woroshye kandi ugaragara: 1) Kubaka inkuge; 2) Gufata inyamaswa; 3) Kuzishyira mu nkuge ebyiri ebyiri; 4) Kureka Imana igakinga inkuge; 5) Kuguma mu nkuge kugeza igihe imvura izahitira; 6) Kurekura inuma kugeza ubwo izagendera ntigaruke mu nkuge, no 6) Kuva mu nkuge. “Nowa akora byose, uko Uwiteka yabimutegetse” (Itang. 7:5).

4. Umuyobozi agomba guhanga amaso ye ku ngororano.

Nta kimenyetso cy’imvura cyagaragaraga ubwo Nowa yubakaga inkuge. Yubatse inkuge nini, abaturanyi be bakamuhinyura. Ubwo yurizaga inyamaswa mu nkuge, byashoboka ko abantu bamusekaga bati “Mbega umupfu!” kugeza igihe imvura yagwiriye. Abayobozi ntibemera kunengwa, gusekwa cyangwa ikindi cyose kibaca intege ngo kibabuze kugera ku nzozi zabo.

5. Abayobozi biringira Imana yonyine.

Bagira gushira amanga, bizeye ko Imana yabahaye kurota izo nzozi, ikabaha gukora iteganyabikorwa, ikabayobora muri ibyo bikorwa kandi ikabaha uburyo bwo kubigeraho izakomeza kubafasha kugeza ku iherezo. Iyo Imana iguhaye kurota inzozi, iragusezeranya iti “Nzabana nawe.” Wibuke ko Imana imaze gukinga urugi rw’inkuge itigeze ireka Nowa ngo ahure n’ibimugora cyangwa ngo aneshwe.

6. Umuyobozi agomba kwishimira insinzi.

Ikintu cya mbere Nowa yakoze amaze kuva mu nkuge, ni ukubakira Uwiteka igicaniro agatambira Uwiteka igitambo cy’ishimwe. Iyo inzozi nini uzigezeho, ugomba gushimira Imana.

Mu minsi yashize, umugore wanjye yari ajagaraye kandi ari mu rujijo. Jyewe nari nzi gutandukanya icyiza n’ikibi, nzi n’uko ngomba kwitwara. Gusa sinari mfite Imana hafi yanjye buri gihe. Nkiri muto, ababyeyi banjye banyoherezaga gusenga ubudasiba. Icyongeye kuri ibyo, nagombaga kumenya uko nkosora amakosa yanjye ubwanjye. Nahoraga ntaka, nkumva ntazabasha kwikura mu mutego w’ibyo nanyuzemo. Ababyeyi banjye banyitagaho, bakamenyera buri kimwe cyose. Najyaga gusenga gusa, nkasengera aha uyu munsi, ejo nkajya hariya, ariko ibyo byageze aho birarangira.

Sinari nzi Ubukristo icyo ari cyo. Narabeshyaga cyane, nkikinisha, nkareba amafilimi y’ubusambanyi, nkigana singnature z’abandi, nkaniba ababyeyi. Mama na Data bageragezaga kuntembereza, bagashaka aho banjyana kuko nahoraga nigunze. Nyuma mu mwaka w’2012, nongeye gutaka igihe kirekire. Nabaye umutwaro ku bantu, nteretse n’ababyeyi banjye. Ikintu cyose nakoraga cyaranengwaga. Si ibyo gusa, ahubwo niteshaga agaciro nongera gusayisha mu bibi. Nyuma naje kubona ko igihe cyo guhinduka kigeze.

Nirukiye umuntu ngo musabe akazi, nawe anjyana ahantu ngo tuganire ni ko kumbaza ati “Yesu umuziho iki?” Naramusubije nti “UIcyo muziho ni uko abasha gufasha abantu bakava mu ngorane!” nasubiye mu rugo, nisubiramo ubwanjye. Nashatse kuri internet ngo menye ijambo “kwihana”icyo risobanura. Mudasobwa yanjye yambwiye uburyo nshobora kubabarirwa ibyaha byanjye byose. Nahise mfata umwanzuro wo gukora ibyo ijambo rimbwiye. Nyuma y’ibyo, Imana yaranyiyegereje. Yankujije muri Mutarama 2013.

Ubu ibyaha byanjye byose narabibabariwe , kandi nkomeje inzira natangiye. Natuye ko nari umunyabyaha, ndibabarira ubwanjye ndetse mbabarira n’abandi, nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye, nsaba Yesu ngo anyezeho gukiranirwa kose. Muri Mutarama ni bwo Imana yanyeretse ko yankijije.

Nizeye ukuri kw’ijambo ry’Imana, ndetse ubu ndisoma buri munsi kandi nkasenga buri munsi. Iyo nongeye kwivanga n’abanyamahanga, nsaba Imana ngo imbabarire inkureho igicumuro cyanjye. Ariko nzahama mu biganza by’Imana kugeza iteka ryose! Ndashaka cyane kuzajya mu bwami bwo mu ijuru, nkanezeranwa n’abandi bana ba Kristo. Icyo niyemeje ni ukwihangana kuzageza imperuka.

Tekeri bisobanurwa ngo : « wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse. » (Daniel 5 :27)

Umwami Belushazari yari umwami w’I Baburoni. Yakoresheje ibirori, atumiza ibikombe bakuye mu rusengero i Yerusalemu ngo abe aribyo banywesha inzoga , basenga ibishushanyo bariyanduza cyane. Bakibyina, umwami abona ikiganza kiri kwandika ku rusika ngo : « Mene mene tekeli ufarisini ».

Umwami yagize ubwoba bwinshi, abapfumu ntibabasha kumusobanurira ibyaribyo, nyuma haza Danieli umukozi w’Imana yari yuzuye ubwenge bw’Imana asobanura ibyo ikiganza cyanditse.

Ati : Mene bisobanurwa ngo Imana yabaze imyaka umaze ku ngoma ishyiraho iherezo. Ati Tekeli bisobanurwa ngo wapimwe mu bipimo ugaragara ko udashyitse.Arakomeza asobanura ko ubwami buhawe abaperesi.

Uyu mwami yagaragaye adashyitse kuko yananiwe gukiranuka. Ibi biratwigisha natwe dutuye muri iyi si.

Kwa muganga nahabonye iminzani 3. Hari uwo bashyiraho uduhinja tukivuka, hari uwo bashyiraho umwana ugeze ku kigero cyo kwicara ufite agakabutura, hari n’uwabakuru bahagararaho gusa. Icyo muganga aba ashaka ni ukumenya ibiro, ntiyita ku marira y’umwana dore ko benshi baba banawutinya.

Data wa twese ahora apima ibiro dufite, kugira ngo amenye uburemere bw’ibisubizo aduha niba bihura n’ibiro dufite. Hari igihe rero umuntu aba akiri umwana atinya umunzani. Data awumushyiraho agasakuza,akavuza induru ariko Data ntawumukureho mpaka abanje kureba ibiro by’uwo muntu. Si uko atumva amarira, oya arayumva ariko ngombwa n’ukujya ku munzani kugira ngo ibiro nabyo bimenyekane. Ni byiza rero ko umunzani ugaragaza ko ushyitse. Uyu mwami we cyaramutsinze, ariko wehoho nesha mw’izina rya Yesu.

Hari igihe bagushyira rero ku munzani w’agakabutura ( ni agakabutura bambika umwana gafite umugozi bakanaganika ku munzani uri hejuru, ukabona akana karanagana mu kirere.) ukakugeza kure. Amaguru akanagana mu kirere, amaso akava i mutwe, ukarira amarira akagushiramo, ari uwo munzani gusa nta kindi. Iyo uwo mwana ari kuri uwo munzani awutinya, aba asakuza , yaya amaboko ahamagara nyina, maman aba ari aho hafi ariko ntaba yemerewe no kumukoraho kugira ngo atayobya umunzani. Muganga nawe nta handi ahanga amaso ni ku munzani.

Muri ako kanya uwo mwana aba yumva isi yamurangiranye ariko iyo bamaze kureba ibiro asanga nyina akamukikira akamuha ibere amahoro akagaruka.

Ibikomeye ureba ni umunzani humura, nibasanga ushyitse, uzaruhuka ariko niba udashyitse, n’ukugushyira ku myitozo kugeza igihe uzuzuza ibiro Imana igushyigikire. Bya bindi wasengeye hashize igihe , cyangwa se ni ibya vuba, humura namara kureba ku munzani arakuruhura. Urabengwa ? ni umunzani ariko Data ategereje ko ibiro byuzura azaguterura agukikire, ntuzabyibuka. Umugabo yaragutaye cyangwa aranagukubita, Komera hagarara neza ku munzani, Data azakwishimira mu birori bye nasanga ushyitse. Komera kandi humura gutabarwa kuri bugufi, Amen.

“Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nkuko ubutumwa nahawe buvuga”(2 Timoteyo 2 : 8).

Urwo ni urufunguzo rwo kugira ngo tugume mu migisha y’Imana. Iyo dutewe n’ibibazo n’ibigeragezo, twibuke Yesu Kristo wazutse mu bapfuye!

Twibuke ko ubwo Yesu yazutse, natwe twazuranywe na we. Ubwo yavaga ikuzimu, akanesha Satani, abari muri Kristo na bo bavuye ikuzimu banesha Satani. Iyo tunyuze mu bihe bikomeye, abana b’Imana dukwiriye guhora twibuka ibyo. Iyo Satani akongoreye ko birangiye, nta gutabarwa ufite, wibuke Yesu Kristo yamunesheje, akazuka mu bapfuye, yicaye iburyo bwa Data!

Niba hari ikintu Satani yanga kuruta abindi, ni ukwibuka ko Yesu yazutse mu bapfuye, akamwambura ububasha bwose, akamunesha ku mugaragaro. Twe rero tugomba guhora tubyibuka, bikaba mu mitima yacu.

Ni bwo impano z’Imana zizahemburwa mu buzima bwacu. Satani nta bwo azaba akibasha kutwiba umurage wacu. Tugumane mu bitekerezo byacu Yesu Kristo wazutse mu bapfuye!

“..dutumbira Yesu wenyine, ari We banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose …” Abaheburayo12:2.

Urushako rwiza rutanyeganyega rugomba kugira imfatizo nziza rushingiyeho zikarubera nk’umunara. Bityo urwo rugo rukamera nk’igiti gishinze imizi yacyo neza, ku buryo kitagwa mu gihe kibi! Ni ahacu rero ho kureba niba ibyo twubakiraho iyo dushinga ingo ari ibintu bifashe cyangwa bidafashe.

Imfatizo eshatu tugiye kurebera hamwe nta bwo ari zo kamara kugira ngo urugo rube rwiza, kuko twabona n’izindi. Ariko nubwo ari uko bimeze, kwitegura bihagije, gushishoza no kumva Imana ni ibintu bya ngombwa ku muntu ushaka kurushinga. Iyo bibuze urugo rushobora kunaniza, kudakomera cyangwa se rukaba rwahura n’ibibazo bitari bike.

Iyo bikomeye, urugo rurakomera rukaba rwuzuye. Ruba rufite urufatiro rwiza!

Urufatiro #1 : Ubusabane n’Imana (umuntu ku giti cye)

Umugabo n’umugore bagomba kuba bafitanye ubusabane n’Imana buri wese ku giti cye, bayumva, bayikunda, bakayiringira. Ntabwo umwe agomba kugendera ku wundi.

Ibyitonderwa :

• Naba narumvise inama z’ababyeyi, abajyanama cyangwa incuti?
• Imana yaba yaranganirije ku giti cyanjye, ku buryo nta gushidikanya, bitari amarangamutima nsanzwe mfitiye uwo tugiye kubana?
• Iyo ndi kumwe n’uwo tugiye kurushinga hari amahoro n’ibyishimo by’Imana mba mfite ?
• Haba hari andi mahitamo mu buzima bwanjye Imana yaba yaranyoboyemo ?

Urufatiro #2 : Kwigira

N’ubwo umugabo n’umugore baba bagiye kubana, buri wese agumana kamere ye n’ibimuranga bye, akomeza kuba uw’umwihariko. Intego yo kubana yakagombye kuba ko buri wese akura, nk’uko ibiti bibiri bitandukanye byakura, kimwe cyose n’amashami yacyo, n’umutumba wacyo, n’imizi yacyo. Ni ngombwa rero ko umuntu ugiye kurushinga aba ashyitse, yiyizi, azi icyo ashoboye afite n’ibyo yifuza kugeraho.

Ibyitonderwa :

• Naba narasize data na mama … “cyangwa ndacyakeneye ko mama antiza imashini yo kumesa, cyangwa ndacyakeneye inama za data?
• Jye cyangwa uwo tugiye kubana, dukeneye abadushigikira cyane, mu buryo bwose bushoboka?
•Haba hari ubwigenge dufite jye n’uwo tugiye kurushingana? Byashoboka ko tubaho turi twenyine?
• Naba ngiye kurushinga ndi muntu ki? Nshoboye kwifatira ibyemezo nkanabikora cyangwa buri gihe ngirwa inama n’abandi?

Urufatiro #3 : Ubwuzuzanye

Ubukwe ni "umushinga“w’abantu babiri aho buri umwe ayshiramo uruhare rwe yivuye inyuma. Ubwo bufatanye ni bwo butuma urugo rubaho.

Ibyitonderwa :

• Abagiye kurushinga barahuza mu mitekerereze, buri wese azi umuco w’undi, ibyo aha agaciro, n’intego afite mu buzima, impano, imibereho?
• Ibyo batandukaniyeho bituma ibintu bimera nabi cyangwa bituma buzuzanya?
• Nubwo tudahuje imyitwarire cyangwa kamere, twaba dusenyera ku ugozi umwe ?
• Indangagaciro zacu ni zimwe cyangwa se zaba zuzuzanya ?

André Letzel

"Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere " Ibyahishuwe 2 : 4.

Waba wibuka igihe utangira gukundana n’umugabo wawe cyangwa umugore wawe ? Buri gihe uko mwahuraga umutima warateraga, ukabira icyuya kubera ko gusa muri kumwe. Kuba muri kumwe byabaga biguhagije.Wumvaga wabaye undi muntu, ukumva wabibwira isi yose.

Icyo gihe cyitwa urukundo rwa mbere ! Birashoboka ko ari nako byaba byaragenze mu gihe wakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe.

Igihe cyaratambutse. Uyu munsi waba ugikunda uwo mwubakanye nk’uko wamukunda mbere? Cyanga akamenyero kabigize ibisanzwe? Uracyakunda utuntu twiza wari waramukundiye cyangwa usigaye wibanda cyane ku ntege nke ze? Utugambo twiza mwabwiranaga nka “ndagukunda”, “uri mwiza” muracyatuvuga?

Imyitwarariko yo mu buzima, akazi, imishinga, urusengero, bishobora gutuma umuntu ahuga, ntabe agifite umwanya wo kuganira, guseka cyangwa gutemberana n’uwo bashakanye.

Igitabo cya nyuma cya Bibiliya : Ibyahishuwe 2:4 tubonamo aya magambo : "Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere ". Imana yabwiraga itorero ry’Abefeso. Abenshi bari barahugiye mu byabo, nubwo bitaba ibyaha, ariko Imana ibagaya kuba bararetse bwa busabane bagirana na Yo.

Nkuko umugabo cyangwa umugore bashobora gutakaza urukundo rwa mbere ku bo bashakanye, ni nako umuntu ashobora kurutakaza ku Mana. Ijambo ry’Imana rirakomeza hariya twasomye ku muvrongo wa gatanu rikatubwira riti: "Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza ryawe ahacyo nutihana! "

Kwihana ni uyu munsi!

“Nta we uvuka ngo yuzure ingobyi, ahubwo icyo tuzi ni uko kugira ngo umuntu akure, abe inararibonye, agomba gutozwa.”

Nta wubaka inzu umunsi umwe. No mu buzima ni ko biri:

- Ntitwagera ku bintu byose mu munsi umwe
- Nta n’ubwo tubanza isonga iyo dushaka kwubaka ….

Ubwoko bwa Isirayeli bwahuye n’ikibazo, Umufilisitiya witwa Goliyati yaje abusatira, abubwira ko bagiye kuba abaretwa b’Abafilisitiya nibatabona umwe muri bo ushoboboye kumunesha. Abisirayeli bagira ubwoba, habuze uwabasha guhangana na Goliyati. Ariko nyuma haza umusore w’imyaka 17, wari ugemuriye bakuru be bari ku rugamba. Yumvise uburyo Goliyati yiyenza ku ngabo z’Abisilayeli, ubwoko bw’Imana, avuga yemye ati:

‘Jye ndajya guhangana na Goliyati kandi ndamwica.’
- Abantu bakeka ko ari umusazi, bakuru be baramukankamira, bamwemeza uburyo yiyemera, ndetse n’umwami aramusuzugura abona ari agahungu gato. Muri make babanza kumwinuba.
- Ariko Dawidi we yari ashishikaye, nta nubwo yari umwiyemezi, cyangwa ngo ashake kwiyerekana :
Ahubwo Dawidi yari umuntu yitoje, amenyereye urugamba, ndetse w’inzobere.

Dore amagambo yasubije umwami :

‘Dawidi asubiza Sawuli ati ‘’umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n’intare cyangwa idubu zigakura umwana w’intama mu mukumbi, narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica”’ 1 Samweli 17 : 34-37.

- Dawidi yari inzobere !
- Ntabwo yatorejwe aho bose bareba, ahubwo yabaga ari wenyine, mu ishamba, akaba umwizerwa no muri bito.
- Yarindaga intama za se amadubu.
- Ariko hamwe n’igihe, mu kwihangana, mu rukundo, yavuye kuba uwurinda intama za se, ahinduka uwurinda ubwoko bwose bwa Isirarayeli!!
- Yari umwungeri nyuma aba umugwanyi, nyuma yo kuba umugwanyi aba umwami!
- Ibyo byashobotse bite ?

UBWIZERWA, URUKUNDO, INZOZI, ICYIFUZO, UKURI, KWIYOROSHYA, NO GUCA BUGUFI !!!

- Nta rindi banga

Natwe nitwemera :

- Gutozwa,
- tugahinduka
- tukimenyereza
- tugahangana …
Bizatuviramo :
- Kwiga
- Gusobanukirwa
- Kuba inzobere
- Gukura, kwaguka, gukoresha ubushobozi bwacu
- Guhesha abandi umugisha, guhindura ubuzima, kuba icyitegererezo…
Hanyuma :
- Dawidi yagiye guhangana na Goliyati afite intwaro ze bwite (umuhumetso n’amabuye atanu)
- Kuba yari yarahanganye n’intare n’idubu byatumye yigirira icyizere
- Yatuye intsinzi mbere y’intambara, abona iherezo mbere y’itangiriro.
- Yatsinze umwanzi
- Imana irahimbazwa

Niba dufite icyifuzo cyo guhindura isi kubw’ubutumwa bwiza, tukifuza kuba twaha iminyago Kristo, tukaba umuco w’isi, nitwemere gutozwa!
Twitoze kuvuga ibya Kristo, tubwirize abaturanyi, twimenyereze gukurikiza iyerekwa Imana yatanze.

Imana ibahe umugisha.

Nyuma y’aho ubu buyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano n’iperereza mu gihugu cya Sudani “National Intelligence and Security Service (NISS)” bumariye iminsi butera Umukristo wavukiye mu karere k’imisozi ya Juba, bukamusanga iwe mu rugo bumuhata kujya yitaba ku biro by’ubwo buyobozi ngo atange amakuru asabwa ku bijyanye n’amakuru y’Abisilamu bakiriye Kristo, ubu noneho yahunze igihugu nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu mazi abira.

Umukristo umwe utavuzwe izina kubera umutekano we yatangarije Morning Star ati “Ubuzima bwe bwari mu mazi abira, cyane cyane bitewe n’uko NISS yamugenzaga ngo imwice mu gihe azaba atifatanyije nayo ngo atangaze amazina y’Abisilamu bo muri Sudani bakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.” Ubu yihishe mu kindi gihugu.

Umukristo ubu ufunzwe utatangajwe izina kubera umutekano we yatangarije Morning Star ko abayobozi (bamwe muri bo bitwaje intwaro) bamufunze kuwa 23 Gashyantare, bakamuhata ibibazo, ibya ngombwa bye byose bakabimwambura.

Yabitangaje muri aya magambo ati “Banjyanye mu biro byabo nambaye ikabutura n’agapira gusa. Banshyiriye umuyobozi wabo nambaye uko, barambwira bati ‘Niba ukunda ubuzima bwawe, ukore ibyo tugusaba.’”

Uwo mugoroba ni bwo bamujyanye aho yakoreraga mu mujyi wa Khartoum, bafatira impapuro ze n’amafaranga 1,370 akoreshwa mu gihugu cya Sudan (US$310). Nyuma yo gusura ahandi yakoreraga ku munsi ukurikiyeho, ubuyobozi bwa NISS bwamureze ko ari icyitso cy’inyeshyamba zo mu misozi ya Nuba, bwemeza ko we n’n’undi Mukristo wari ufunzwe kuri ubu bagomba kwicwa hakurikijwe itegeko rigenga igihugu cya Sudani.

Uyu Mukristo rero ni bwo yafashe icyemezo cyo guhunga ngo akize amagara ye, ahungira mu gihugu kitaramenyekana kugeza ubu. N’ubwo igihugu cya Sudani gikomeje kurenganya Abakristo bahoze ari Abisilamu (dore ko igihugu cyose basanzwe ari Abisilamu), nta munsi w’ubusa Yesu adahamagara abantu ngo bamukurikire.

Kuba rero bakomeje kurenganywa kandi batagomba kuninira ijwi ry’Umwami Yesu ni ikibazo kibakomereye, kandi ni akarengane. Turasabwa kubasengera kugira ngo n’abagitinya akarengane bigatuma batakira Yesu batinyuke.

Imana ibakomeze!

NASA iratangaza ko icyogajuru cyayo ‘Curiosity Rover’ cyavumbuye ubutumwa buziguye bwavuye ku Mana, bwanditswe ku bisate by’amabuye. Ibyo bisate ngo byabonetse mu buvumo bw’umugabane wa Mars.

Inkuru itangazwa n’ibinyamakuru byemewe na Leta iravuga ko ibisate bibiri binini by’amabuye bingana n’inzovu nto byabonetse hasi cyane mu buvumo bw’umusozi munini wa Aeolis Mons.

ku gisate kimwe hari handitsweho amategeko icumi, handitsweho n’amagambo aboneka muri Yohana 3:16. Aya magambo ngo yari yanditswe mu ndimi 12, zirimo Icyongereza, Icyesipanyolo, Igishinwa, Ikibasike (Basque) n’Uruheburayo. Ikindi gisate cyo ngo cyari cyanditsweho ijambo rito mu rurimi rw’Icyongereza ngo “Ndi uw’ukuri.”

Abahanga mu by’ubumenyi bakoze inyigo ihagije kuri ibyo bisate by’amabuye bavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko Ubukristo ari yo dini y’ukuri yonyine.

Umushakashatsi ukomoka mu gihugu cya Australia akaba anakorera ikigo NASA mu ishami rishinzwe ubushakashatsi kuri Mars Bwana Syms Covington yaravuze ati “Biratangaje! Twinjiye mu buvumo dushaka amazi, aho kubona amazi twibonera igihamya cy’uko Imana iriho.”

“Icyo nshaka kuvuga, mbese ayo mabuye yageze aho ate? Icyo nababwira ni kimwe: ubu nta kintu na kimwe gihakana Imana gisigaye mu cyumba cy’igenzura cya NASA. Ibyo twabonye bigaragaza ko Imana iriho!” Itang. 1:1

Icyo gajuru cya NASA ‘Curiosity Rover’ cyageze kuri Mars muri Kanama umwaka ushize, gifite intego yo kugenzura imiterere y’ikirere cya Mars n’ubutaka bwayo ngo barebe ko abantu bashobora kuyituraho.

Ubwo bushakashatsi bwageze ku ntego yabwo, kuko kuri Mars habonetse amazi n’ibindi bikenerwa mu buzima, bigaragaza ko abantu bashobora gutura kuri Mars.

Nyamara ibyo bisate by’amabuye byombi biriho umukono uvuga uti “Amahoro n’Urukundo – Yehova,” bigaragaza ikintu cy’ingenzi iki cyogajuru cyavumbuye muri iki gihe, binashoboka ko ari ikintu cy’ingenzi kigezweho mu mateka.

Umunyapolitiki w’inzobere mu by’ubumenyi muri Kaminuza ya Georgetown yaravuze ati “Iyo abantu babonye bene ibi, bituma basaba impinduka mu muryango wacu. Demukarasi izasimburwa na Tewokarasi (ubuyobozi bw’Imana). Turasabwa kubaka insengero nyinshi no kongera gutangiza gahunda zo gusenga mu mashuri. Ubu gukuramo inda bigiye gutangira guhanwa n’amategeko mu mezi make ari imbere.”

N’ubwo ari ingirakamaro cyane, Covington aratinya ko ubu bushakashatsi bw’ingirakamaro cyane bushobora kutagira umumaro nk’uwo bwakagombye kugira.

“Ikibazo ni uko umuyoboro w’itangazamakuru dukoresha urwanya Ubukristo, ku buryo n’aya makuru badashobora kuyitangaza. Ariko Imana ni iy’ukuri. Dufite gihamya, kandi buri wese akwiriye kumva ukuri.”

Ku cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 Mark Zuckerberg yasuye itorero ry’abametodisite rya Charleston, muri leta ya Caroline y’amajyaruguru ryibasiwe n’umusore witwa Dylan Roof wishe abakirisitu b’abirabura 9.

Mark yatangaje ko iri torero ari icyitegererezo cyo kwihangana no gutanga imbabazi. Mu mwaka wa 2015 Dylan Roof yinjiye muri uru rusengero bari kwiga ijambo ry’Imana, arangije yica abakirisitu 9 b’abirabura gusa.

Ariko nyuma y’iki gikorwa abagize imiryango y’abiciwe ndetse n’iri torero bababariye uyu musore wakoze ubu bugizi bwa nabi, ndetse bandikira umuryango w’uyu musore ubutumwa ko bamubabariye nubwo atabasabye imbabazi.

Ndetse n’umukobwa wa pasiteri waguye muri ubu bugizi bwa nabi yatangaje ko yababariye uyu musore nubwo yamutwaye umuntu w’ingenzi.

Ibyo nibyo byakoze ku muherwe Mark Zuckerberg watangije urubuga rwa facebook, ajya gusura iri torero kubwo kubona kwihangana n’imbabazi bagaragarije uyu muryango.

Mark yagize ati: “ twigiye byinshi ku itorero rya Charleston n’abarigize” byafasha abandi kugirango nabo bababarire kandi bihanganire ibyo bahura nabyo.
Ubwo bahuriraga ku meza n’umushumba w’iri torero, umuyobozi w’uyu mugi n’abagize indi miryango itandukanye umuyobozi w’umugi yavuze ko byari kubagora kongera kubaka iyi miryango.

Mark Zuckerberg yatangaje ko iri torero ryamubereye icyitegerezo, kandi ko n’indi miryango, amotorero na polisi bakwigira kuri iri torero.

Umuyobozi wa polisi nawe yatangaje ko urwego ahagarariye rwatangije uburyo bwo kwigisha abana n’abapolisi uburyo bwo kwikirinda ubugizi bwa nabi, ndetse n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha kuko abana batajyaga bafasha abapolisi kumenya abafite imigambi mibi kuko babafataga nk’abanzi.

Abakirisitu batuye umugi wa Charleston, nyuma y’iki gikorwa batambukije ubutumwa bwiza busaba abantu gutanga imbabazi n’urukundo kuri bagenzi babo no kwifuriza bagenzi babo ibyiza, ndetse bakabikora batanga ubuhamywa ko bababariye Dylan Roof, akaba aribyo byakoze ku muherwe watangije urubuga rwa facebook, aza gusura iri torero.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]