Advertisements

agakiza

Advertisements

agakiza

Izisanzwe

Kwamamaza

agakiza

‘’Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.” Mariko5:25,26

Uyu mugore ntiyari agifite icyo kwizera mu by’ukuri kuko yari amaze igihe kinini ababazwa n’umubiri cyane ko ibishoboka byose yari yarabikoze ariko ntiyabasha gukira. Iyi ndwara ye yari yaramubereye nk’isoko y’imibabaro. Mu myaka cumi n’ibiri y’uburwayi bwe yari yarakoze byose yivuza ngo arebe ko yakira ariko ntibyakunda ahubwo agakomeza kumererwa nabi. Uyu mugore yaje gusanga nakomeza gushakira ubuzima ku bantu nubundi atazakira azakomeza kubabazwa n’umubiri. Nibwo yaje gufata icyemezo cyo gukoresha uburyo bushya atari yarigeze akoresha mugihe cy’uburwayi bwe cyose.

Uyu mugore amaze kumva ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we kuko yari yamaze kwibwira ko nakora ku myenda ye gusa ahita akira. Mariko5 :27,28 Uwo mwanya isoko y’amaraso irakama.

Muby’uk uri abantu benshi ,iyo batarumva inkuru za Yesu baba bameze nk’uriya mugore kuko baba batekereza inzira n’ubufasha butandukanye kugira ngo basohoke mu bibazo byabo.

Ushobora gusanga umuntu amarana ikibazo imyaka myinshi, byaba ibyo mumiryango, indwara, n’ibindi bibibazo bitandukanye ariko uko umuntu agenda yiyambaza abantu hari igihe ushaka impinduka ntuzibone. Aba bantu bameze gutya bakeneye kumenya ko hari Yesu wemeye kubikorerera imitwaro yabo kandi ko muri we ari ho honyine hari ibyiringiro bizima kandi bakizera ko afite ubushobozi kuko yahawe ubutware mu isi no mu ijuru. Hari umuririmbyi wagize ati najyaga njya ku iriba ry’iyi si mfite inyota nyinshi cyane naba ngiye kunywa agakama ubwo…….akomeza agira ati nuzuye agahinda n’ubwihebe mbuze ibyo niringiraga maze amaso yanjye arahumuka ndakureba Yesu ndayurwa(123).

Izi mpinduka Yesu azana mu buzima bwawe haricyo zibanza kugusaba gukora aribyo n’uriya mugore yakoze. Uyu mugore nyuma yo kumenya ibya Yesu nk’uko nawe ubimenye ukimara gusoma ubu butumwa bwiza, yagize umwete wo gusanga Yesu yizeye, aramushaka.

Aho ntiwaba nawe ufite ikibazo nk’icy’uyu mugore Bibiliya yatubwiye warangiza ukakigerekaho gushakira igisubizo aho kitari ukabura ubufasha ndakwinginga ngo uhindure uhange Yesu amaso niwe wenyine ubasha kugutabara kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose (Abaheburayo 2 :18) kandi tumenye ngo ibasha gukora cyane ibiruta ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo (Abefeso 3 :20).

Ngaho rero nawe ufite ibikuremerera bitandukanye waba se warabijyanye ahantu hatandukanye utekereza ko bagufasha dore inzira nyayo nimwe ni ukureka izo nzira zose ukareba umusaraba wa Yesu. Ibibazo byo wagira byose ntakimunanira ashoboye byose kuko biri musi y’ububasha bwe kandi yahawe ubutware mu isi no mu ijuru. Ndakwibutsa ko nta muntu numwe wakwishingira ibibazo byawe iteka yagufasha ariko igihe cyagera akananirwa cyangwa se akaba yanaguta ariko Yesu niwe nshuti iruta izindi, ni we wo kwizerwa kandi nta hantu hamubera kure.

Ndakwinginga niba utaranamumenya ngo utere intambwe we kujarajara ngo ushakire ibisubizo aho bitari uhindukire umubwire agukoreho aguhindure uhinduke icyaremwe gishya. Birashoboka ko nawe wumvaga ko ntawe ukwitayeho ngo wizere Imana niyo yonyine ifite icyo gukora kirambye kubikugose. Niyo yo kwizerwacno kubikora izabikora.
Imana ibahe umugisha

Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye (Abaheburayo 10:35)

Amagambo aboneka hejuru agaragaza uburyo Imana iba hafi y’abantu bayo, kandi ihumuriza cyane abantu bayo gukomera kuko nyuma hari ingororano, ikindi yo ubwayo yarivugiye ngo izatura mu bwoko bwayo, ikorere muri bwo. Ese unyemereye nkakubaza wambwira niba warigeze usenga hanyuma Imana ikagusubiza ariko nyuma y’igihe watekerezaga, aha ndashaka kukubaza ukuntu waba warabifashe niba utaratekereje ko Imana yagutaye cyangwa se yakuretse ndetse ngo bitume utakariza Imana icyizere ariko mwenedata burya Imana iri bugufi bw’umuntu wese kandi iba imwitayeho uko ari kose kuko nta bwo irobanura k’ubutoni niyo mpamvu iguhumuriza ngo uko byagenda kose ntute ubushizi bw’ubwoba bwawe bufite ingororano ikomeye.
Ndakwingingira kwemera ko gutabarwa kwawe kwegereje kuko Imana yakumvise uhereye umunsi wagiriye umwete wo gushakana Imana umutima uciye bugufi kandi utunganye, bijya bigera ko umuntu aca k’uruhande rw’ubushake bw’Imana kubera ko yatekereje ko Imana itamuri bugufi yajya anasenga akamera nk’ubwira muka se wigeze kumuta udashobora kumwumva ngo amwiteho ubundi ibigukanga ngo biguteshe inzira bikagwira bikwereka ko Imana ntaho muhuriye, ndakwibutsa ko Imana iri bugufi bwawe kurenza uko ubitekereza, ntukamere gutyo ahubwo komera nonaha Imana ikwegereye bidasanzwe igutegeye ugutwi, mbega ikwegereye kurusha uko imyambaro yawe ikwegereye.

Nuramuka ugeze ahantu bikugoye kurenza uko byigeze kugenda, ujye umenya ko iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira, biba bibyigana ngo bihunge kuko Imana ije gukora, ndashaka kuvuga ko intsinzi iba yegereje, n’ubundi iyo bugiye gucya umwijima uba mwinshi, dukorera Imana yo kwizerwa ikorera mu mucyo kandi igakorera hafi yacu, itugirira ubuntu busaga kandi ntiyishimira kutubabaza iteka .

Ushobora kumfasha tugafatanya gusaba Imana tumaze kumenya ko burya Imana itwitayeho kandi ituba hafi cyane kandi ikorera byose kubw’ubuntu bwayo,dufatanye gusaba Imana itwongerere kwizera kugirango n’ibyo yavuganye natwe tubitegereze twizeye ko bizasohora mu izina rya Yesu, dukwiye kugumana ubushizi bw’ubwoba bwacu bufite ingororano ikomeye, Amen.

Imana ibahe umugisha

Inyigisho zihumuriza abantu ni zimwe muzo Imana yashyize mu nyandiko z’ijambo ryayo dusanga muri Bibiliya, kugirango zijye ziduhumuriza ndetse zinadusubizemo ibyiringiro mu gihe tugeze mu bikomeye bihagarika Imitimana yacu, gusa na none ni na byiza ko ibyo bihumuriza tubikoresha tutagendera gusa ku marangamutima ya kimuntu ahubwo tunagendeye ku kuri kw’ijjambo ,kuko bigira Umumaro mwinshi mu gufasha uwahumurijwe ndetse akanarushaho gusobanukirwa Imana iyo ariyo n’umugambi imufiteho.

Ijambo ry’imana muri Yesaya 40:1- 2 hagira hati “ ni muhumurize abantu banjye mubahumurize” niko Imana yanyu ivuga .Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’I Yerusalemu, mukomeze mubabwire ko intambara zabo zishize kandi mubabwire ko gukiranirwa kwabo bakubabariwe, n’ibyaha byabo byose ko babihaniwe kabiri n’Uwiteka.
Iminsi tugezemo ni iminsi ikomeyereye cyane abatuye isi ! kurya ni ukwiyuha icyuya, kwambara , gutura ndetse n’ubuzima bwose muri rusange burakomeye nyamara twibuke ko n’ijambo ry’Imana rivuga ngo nta kigeragezo kibageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora , ahubwo hamwe n’ibibagerageza, izabacira akanzu,kugirango mubone uko mubasha Kucyihanganira (1 Abakorinto 10:13), nyamara ntibibuza ko hari bamwe bavuga ngo kugeragezwa ni ukwabibera mu byaha gusa, ariko ibigeragezo ntago ari umwihariko kubantu bamwe, si umuvumo cyangwa ibihano by’abantu bakora ibyaha cyane Oyaa!

Ndetse nahamya ko n’abo bababwira ngo nimuve mu byaha muzabona ubutunzi n’ibindi ntago aribyo habe namba, ikinatangaje ahubwo ni uko hari n’igihe usanga bamwe mu baretse ibyaha bakunda gusenga cyangwa gukorera Imana aribo byibasira.
Dusomye ijambo ry’Imana muri zaburi ya 34:18-20 dusanga havuga ngo Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse,kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe. Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ,ariko Uwiteka amukiza muri byose. Arinda amagufwa ye yose , nta na rimwe rivunika. Ibi rero bitwereka ko guca bugufi umuntu akegera Imana bimukiza ibintu byinshi bitandukanye, nyamara ntago bikuraho ibigeragezo ahubwo umuntu yavuga ngo biriyongera kurushaho , gusa na none hariho ibyiringiro kuko Uwiteka aba akuri hafi ntago byaguhitana ahubwo ubibamo ukavamo ukomeye.

Kureka ibyaha,Gukiranuka cyangwa gukora ibyo Imana yishimira ni inyungu y’umuntu cyane ni ubwishingizi bw’ejo hazaza, bidutegura kuzabana n’Imana ubuziraherezo turi ku rugero rushyitse, aho tutazongera kubabara no kugeragezwa, bituma kandi umuntu abana n’abandi amahoro mu minsi akiri mu isi, kandi n’aho yageragezwa aba yizeye ko ari iby’akanya gato, gusa na none n’ubwo twavuze ngo gukiranuka ntago bikuraho kugeragezwa , ntago Imana ari umubyeyi gito Uhora yicisha abana be ibigeragezo ahubwo yemera ko bibaho ku bw’impamvu kandi kurugero ruringaniye tubasha kwihanganira mu gihe tubaye maso, iyo ibonyeko igihe kigeze, irakurengera ikagukura aho wari uri hasa nko ku cyavu ikagushyira ahandi heza kuko ni Imana ishyira ikuzimu igakurayo,ikura ku cyavu ikicazanya n’abakomeye kandi ntago ibikora kuko idutinya ngo hato tutazayisubirana ahubwo ni uko igira imbabazi.

Inkomoko y’ubukene:

1. Nk’uko twabibonye haruguru ubukene bukomoka kucyaha kuva kuri Adamu.

- Mu bintu bizana ubukene harimo ibyaha cyane cyane 2 bikomeye ubupfumu no gusenga ibigirwamana, kandi mwibuke ko basogokuru baraterekeraga kandi bagatunga abagore benshi,tumenyeko iyo famille (umuryango) yinjiyemo ubusambanyi ubukene buba buje.

2. Ubukene bukomoka kubunebwe

Murabiziko isi yubakiye ku amahame (principes) kandi izo ntacyo wakora ngo uzihindure. Urugero: Bibiliya ivugako ukora azakira ariko umunebwe azagira ubukene, muri kamere y’abantu benshi ni abanebwe. Urugero: kera abacuruzi mu Burundi bazaga ku kazi saa tatu saa sita yagera agafunga agataha kurya akagaruka saa cyenda, kandi wamusanga arimo arafunga akanga kwakira amafranga akanakubwira nabi, hanyuma saa kumi n’imwe zagera agafunga akajya kwicara kuri Tanganyika, mu gihe Kampala na Kenya abantu baho bakora 24h/7j.

- Ibyo bimwe bikomoka mu mico twakuriyemo ahoumuhungu aba afise ibyo akora n’umukobwa akaba afite ibyo akora, hanyuma noneho wagera mu mujyi yakarande y’ubunebwe ikagukurikira aho usanga munzu imwe hari abakozi 5 urera abana, uteka, ukata ubusitani n’ukingurira imodoka n’umuzamu.

Hari igihe mbona uko imiryango imwe n’imwe ibayeho ngatangara aho umu Maman yicara muri salle bariramo hanyuma agahamagara umukozi mu gikoni ngo naze amuhe ikirahurikiri mu kabati kari inyuma ye, akabyuka utuntu twose batumukoreye kugeza aho n’icyumba cyawe gisaswa n’umukozi.

Urugero: hari umugabo w’incuti yanjye yagiye kuba i Buraya atazi guteka, asanga ntibatunga abakozi inzara imwicira munzu wenyine yigira inama yo guteka ifiriti kuko yayikundaga, ashyushya amavuta noneho akoramo ngo yumveko ashyushye, basi intoki yazijyanye kwa muganga ameze nabi yakoze mu mavuta ashyushye.
Ibihugu by’Abarabu n’abazungu badakijijwe ariko bazi gukora bazakira batere imbere cyane, hanyuma abo mu Mwuka gusa bakuriye mu bunebwe naho baba bavuga mu ndimi ubukene buzabica.

3 Ubukene buva mu myumvire mibi:

Bibiliya ivuga ko ahatari uguhishurirwa abantu barahona ex: Isi yose ivoma muri Kongo ariko abakene ba mbere baba muri Kongo. Twubashye Imana tugasenga twasanga twicaye hejuru y’ubutunzi tutari tuzi, wacuruza ibyatsi ugatera imbere, nzi abantu batangiye bacuruza avoka ariko ubu bafite amakamyo.

Abantu bafite imyumvire mibi cyane abakoronijwe n’abavuga igifaransa ni abanebwe, kandi bakunda ibintu byiza cyane ariko batabikoreye, bamwe barya ruswa ubusanzwe kugirango ube mu nzu nziza, urye neza, wambare neza, imodoka nziza barabikorera ukabigeraho ukuze ariko ukarya ibivuye mumbaraga zawe.

Hari abantu bamwe bishira mukaga bagafata inguzanyo batazabasha kwishyura kugira ngo nawe agure imodoka nk’iyakanaka, abe munzu nk’iyakanaka, ejo ideni rigatuma umuryango wose ujya mu kaga kandi kubaha Imana iyo bafatanyije no kugira umutima unyuze bivamo inyungu nyinshi.

4. Ikindi kizana ubukene ni kutamenya ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa

- Iyi ni principe (ihame) idahinduka gutanga bizana umugisha, twavutse mu miryango igira ubugugu. Urugero: Abanyafrika bamwe na bamwe iyo bagiye kurya hari hakinguye barafunga, bagashyiraho n’amarido,bakabyita urupfura kumbe ni ukwimana kwabaye kwinshi kuri mu buzima bwabo, umuntu yavutse muri miryango imeze ityo niyo akijijwe ntatanga icyacumi kiretse Kristo amuhinduye.

- Ni gute umuntu agura umufuko w’umuceri akawurya ukarangira atagaburiyeu mukene, ni gute umuntu agira imyenda 50 mu kabati usengana n’umuntu atagira umwambaro, ni gute unezererwa no kugenda mu modoka wenyine uca ku bantu babuze uko bajya ku kazi? Biterwa ni uko tutigishijwe gutanga bitari mu muco wacu ahubwo turimana, abanyamerika badakijijwe kuko bakuze ba sekuru ari abamisiyoneri batanga icyacumi badakijijwe kandi bagahabwa umugisha.

- Ubuhamya: Umuntu yakoze imodoka zihinga caterpirale yatangiye gutanga 1/10 atarakizwa Imana imuha isezerano ko izamukiza guhingisha isuka, uwakoze colgate nawe n’uko n’abandi tugerageze twubahe principes isi igenderako.

Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka. (Yakobo 1:17)

Nababereye ikitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ” (Ibyakozwe n’intumwa 20:35)

NB: - Ubukene bushobora kuva ahantu 3 kuri Satani kuko ariwe se w’ibibi byose kandi azanwa no kwiba, kwica no kurimbura.

- Ubukene bushobora kuva ku buryo duteye naho twabaye kuko ntawe twigiraho, kuko tudafite abantu bateye imbere mu buryo bw’Imana tubona, tuziko abatera imbere bose bagiye i Kuzimu cyangwa badakora mu kuri, ariko Bibiliya ivugako Aburahamu yari umukire cyane, Isaka yagiye aba umukire kugeza ubwo abaye umukire cyane.

Mwari muziko iyo umuntu akize akijijwe Imana iba yungutse umukozi izakoresha mu bwami bw’Imana? ariko umuntu akize adakijijwe neza satani aba yungutse uwo azokoresha iby’ubupfu.

- Ubukene na none bushobora kuva ku Mana kugirango ikwigishe kunyurwa n’ibyo ufite, kugira nuba umukire uzubahe abakene kuko Pawulo yaravuze ngo nigishijwe guhaga no gusonza, gukira no gukena muri byose nshobozwa na Kristo umpa imbaraga.

Umwanzuro: Niba ibyo urimo atari ishuri ry’Imana urimo uriga, senga Imana izane impinduka kuko Yesu azaza abantu bamwe basinze amaganya y’isi, nyamara niduhabwa umugisha tuzawuhesha n’abandi, icyo nicyo Imana itwifuzaho, Amen.

Pastor [email protected]

INTEGO : INKUNGA IMANA ITANGA

Zaburi 60:14 14 Imana izadukoresha iby’ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.

Zekaliya 4:6-7 6 Aransubiza ati"Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ’Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 7"Wa musozi munini we, wiyita iki ? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ’Nirihabwe umugisha ! Nirihabwe umugisha !’ "

Matayo 27 : 19-20 19 Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati "Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana ?" 20 Arabasubiza ati"Ni ukwizera kwanyu guke : ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ’Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. 21 Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa."

Bibiliya itubwira ko hari umugore w’ umuhanuzi witwaga Deborah, yari umuyisirayeli. Mu gihe cye abanyakanani bari barakandamije abisirayeli, bafite amagare y’’ ibyuma akururwa n’ amafarashi 900. Uyu mugore yiyumvamo ko igihe cyo gutabarwa n’ Imana kigeze, asanga umugaba mukuru w’ ingabo z’ abisirayeli, amubwira ko bagomba gutera abo ba nyakanani bakabatsinda, kandi ko natemera guhaguruka ngo batere , we ari bujyeyo ! Kubwo kwizera k’uyu mugore, Ijuru ryahagurukiye kumutabara. Abisirayeli banesha abanyakanani. Lapidodi ,umugabo wa Deborah, nta cyo bibiliya yamuvuzeho kindi ! Umuntu Imana yateraga inkunga nubwo yaba ari umugore, yaravugwaga, ibye bikandikwa muri Bibiliya !

Ijuru ryiteguye gufasha abantu biteguye guhaguruka, bagamije guhesha Imana icyubahiro, bagahangana n’ imbaraga izo ari zose zihagaze imbere y’ imiryango yabo, y’ itorero, cyangwa y’ igihugu cyabo.(Abacamanza4-5)

Mu gihe cya Gideyoni, abamidiyani bari bashinzwe gusiribanga ibyo abisirayeli bagezeho. Uko niko hari Imbaraga z’abadaimoni zishinzwe gusiribanga ibyo Umuntu w’ Imana agezeho. Burya ntidukirana n’ abafite inyama n’ amaraso ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Hari nibyo tutazi bikomeye biturwanya, ariko nubwo hari imbaraga zikomeye ziturwanya, hari n’ imbaraga zidutera inkunga ubuzima bugakomeza.

Kugira ngo Imana idutere inkunga bisaba iki ?

1. KWANGA IBYO TUBAYEMO BIBI

Igihe Imana yatabaraga abisirayeli, ikabakura muri Egiputa, bari babanje gutaka no kubwira Imana ko babihaze.

Zaburi 12 : 6 Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, nonaha ndahaguruka", ni ko Uwiteka avuga,"Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni."

Hari igihe satani agumisha umuntu mu buzima bwo gutsindwa mu buryo bw’ umwuka, icyaha cyose kikamunesha. Iyo wumva ibyo ari ubuzima ugomba kubamo , ntushobora gutsinda. Ugomba gutaka, ukinginga Imana , kugira ngo ube umukristo unesha.

Abaroma 7 : 22-25 Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, 23 ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye. 24 Yemwe, mbonye ishyano ! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu ? 25 Imana ishimwe ! kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.

Uyu mwanditsi yemeye ko nubwo ashaka kunesha, ariko atsindwa. Yahisemo gutaka, ati mbonye ishyano, ni nde wankiza ? yibutse ko Imana izajya imukiza kubwa Yesu. Imana yiteguye kugutabara mu gihe uyitabaje.

Yeremiya 33:3. Imana yiteguye kugukura aho uri hagereranywa n’ imva ; nkuko ijambo ryayo rivuga ngo ituzurana na Kristo ikatwicaza mu Ijuru mu buryo bw’ Umwuka. Abefeso 2:4-6. Imigani 23:26

2. Kureka Imana Ikakujya Imbere.

Imana iyo uyemereye ikakujya imbere igenda igutabara, ahataringaniye iharinganiza.Yesaya 45:1-4 . Iyo uyihaye ukuboko , igutera inkunga .

Yesaya 41:10 .Kuyiha ukuboko ni ukuyiha ubuzima bwawe, ikabubera umuyobozi. Abigishwa ba Yesu bo bari bararetse Yesu akajya abajya imbere Mariko 10:32.

Abasirayeli baretse Imana ibajya imbere, ntiyabanyuza mu nzira yo mu bafirisitiya nubwo yari iy’ ubusamo , ibanyuza mu nzira z’ ibizigu yo mu butayu, nubwo batekerezaga ko Imana isa n’ aho ibayobeje, ariko akaga kose bahuye nako , Imana yarabarwaniriraga. Imana yakamije inyanja imbere yabo. Iroha ingabo zo muri egiputa mu Nyanja. Hari ahantu Imana itunyuza igira ngo izahondere rimwe ingabo zitugose. Twe kumera nk’ abantu Imana itwara bagashaka gufata feri ! Kuko Imana ntitinya umuriro cyangwa imisozi. Nubwo hari ibikomeye bikuri imbere, reka Imana ikomeze kukuyobora.

3.Kugira ishyaka ryo guhesha Imana icyubahiro.

Abigishwa bari abantu boroheje b’ i Galilaya. Bashakishwaga n’ abayobozi b’abaroma, kandi n’ impiya zose Yuda yari yazijyanye. Ariko bari barubashye Yesu. Agiye mu Ijuru batekereza ko basebye ! Zaburi 25:3. Abigishwa Imana yabateye inkunga, kugeza ubwo n’igicucu cyabo kijya gikora ibitangaza ! Icyindi yabasezeranyije n’ ubugingo.

Nubwo byakomera gute, bikamera nkuko Aburahamu yumvaga agiye gusebera ku musozi, ariko Intama ya Aburahamu, Loti ntiyari kuzayijyana ! Yemwe ntiyari no kuyibona.

Muhumure abizera Imana, bakayubaha, bakayihesha icyubahiro, Imana ibafitiye inkunga zo mu buryo bubiri : mu mwuka no mu mubiri.

Obededomu Imana yamuteye inkunga mu mubiri, yari umukene, mu mezi 3 gusa aba amenyekanye i bwami ko Imana yamuteye inkunga. Yeremiya 33:2

Imana igira inkunga yagutera mu buryo bw’ umubiri, mu mwuka no mu bugingo. Ikoresha Ijambo ryayo, umwuka wera, n’ amaraso ya Yesu. Imana ntiruha, igira inzira zitarondoreka, iha intege abarambiwe. Yesaya 40:27-31.

Imana irashaka kugusubiza imbaraga, nk’iz’ikizu, ukongera ukaba umusore Zaburi 103:5. Imana irashaka kuguha inkunga mu mwuka ukongera ukagira indirimbo nshya, ukagira umunezero w’ agakiza. Zaburi 40:1-4. Amen !

Pasitori Bimenyimana Jean Claude

Kugira umwenda mu buzima bwa muntu ni ibisanzwe ariko noneho bihindura isura iyo ubwishyu bubuze, bikaba akumiro nyir’ukwikopesha aramutse apfuye atishyuye aha biba ikibazo gikomenye kubasigaye, akaba ariyo mpamvu bavuga ngo ngo akaryamyenda gashima kishyuye, aka kaga rero akaba ariko kabaye kuri uyu muryango.

Inkuru zo muri bibiliya 2 abami 4:1-7 zivuga inkuru z’umugore wari warashakanye n’umugabo wari umukozi w’Imana, akaba n’umwe mu bahanuzi, Nyuma rero yo kuguza umwenda utari muto uyu mugabo yaje gupfa, ariko apfa atarishyura, mu bigaragara bibiliya yerekana ko uretse gupfakara bari bafite n’inzara ikomeye ndetse bari biteguye no kwipfira ,nyuma yaho gato akibyibaza umwishyuza nawe ntiyarajemo , asanga umugore ati ni ukunyishyura cyangwa mfate abana bawe mbagire imbata zanjye.

Bavandimwe biragoye kuba umaze gupfusha uwagufashaga, noneho abakagufashe mu mugongo akaba aribo bagusonga,bagushinyagurira ndetse abandi bakerekana ko ntawukwitayeho, uza kukwishyuza nawe akazana ubukana bukomeye kuriya ,ariko ngo hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko ngo namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo (yakobo 1:12),uyu mubyeyi biragaragara ko atari yorohewe ariko burya muri islayeli hariyo Imana itabara iyo ni nayo ijya iba hafi yacu abanyarwanda ikaturengera urugamba rukomeye.

Uyu mubyeyi rero nyuma yo kwibuka ko umugabo we yabaye inkora mutima y’Imana niko guhungira kuri Elisa ngo ahari arebe ko yamurengera, burya rero iyo Imana ishatse gukora ntago igombera ibikomeye , Ibinyujije muri Elisa, yamusabye kuzana utuvuta yari asigaranye maze agatira n’ibikoresho byishyi amwizeza ko biri bwuzure amavuta bivuye kuri utwo duke.

Mu bigaragara ni uko iyo uyu muryango uba utarabanye neza n’abaturanyi nta n’umwe wari kubatiza ibi bikoresho, ndetse bari kubamaganira kure ndetse cyane, ariko kuko umugabo we yari inshuti ya benshi nta n’umwe wamugoye, ndetse uko Elisa yari yabivuze uyu mubyeyi yabonye ibyo atari yiteze maze aragurisha arishyura ndetse asigaye amutungana n’umuryango we.

Ntawareka kuvuga ko uyu muryango bari abanyamugisha kuko iyo bitaba ibyo ntakabuza aba bana bari kuba imbata z’uwishyuzaga umwenda, ariko bigaragara ko Imana yabarengeye nk;uko ijambo ryayo rivuga ngo umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro wongeraho ( imigani 10:22),inashimangira ko urubyaro rw’umukozi wayo rutazasabiriza cyangwa ngo rukorwe n’isoni, binerekana ko na nyuma y’uko Imana ivuze ijambo irarikurikirana mpaka risohoye, reka natwe twizerere ndetse twigire kuri uyu muryango bidutere guhinduka no kwizera gutabara guturuka ku mana ndetse tunibuke ko Imana ijya iha agaciri Imirimo dukora bikaba byanatuma inafata icyemeze cyo kuturengera harimo no kuzuka nk’uko yazuye Tabitha ku bw’imyambaro yajyaga aha ahapfakazi.

Dukunze kumva abantu bemera ikosa bakoze ariko bagahaka ko bakoze icyaha. Umunyeshuri yafatwa akopera akabyita ikosa; umuntu akabeshya uwo bashakanye yatahurwa agasaba imbabazi abyita ikosa; wabwira umuntu ibitari ukuri nyuma akaza kubimenya ukamusaba imbababazi ubyita agakosa.

Mu mwaka w’2006, nyuma y’uko inkuru y’umusenateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa John Edward yavugwaga cyane mu bitangazamakuru kubw’ imyitwarire yari iteye isoni ijyanye n’iby’ ubuzima bwe bwite [private life affair] igereye mu binyamakuru bamubajije icyo abivugaho, yasubije agira ati: “ nakoze ikosa rikomeye,ni njye warikoze ntawundi kandi ndaryemera. Nabwiye umugore wanjye Elisabeth ikosa nakoze, musaba imbabazi, ndangije nsaba n’Imana imbabazi, kandi ibi byagumye hagati yanjye nawe.”
Uko bigaragara uyu musenateri asa n’uwicishije bugufi kandi nk’ubabajwe n’ibyo yakoze. Ese hari ikindi yari ategerejwe gukora? Nyamara kwita ibyo yakoze ‘ikosa’ [mistake] aho kubyita icyaha, byerekana ko yari ari gupfobya abizi cyangwa atabizi uruhare rwe mu byari byabaye.

Impamvu nta yindi ni uko ayo magambo yombi [ikosa n’icyaha]ahabanye cyane nubwo benshi bakunze kuyaha inyito zenda gusa cyangwa rimwe bakarikoresha mu mwanya w’irindi.
Ikosa[mistake] bivuga kwibeshya mu ntekerezo zatumye ufata icyemezo runaka.[error in judgment]. Ni ikintu wakoze utabitekerejeho kandi utabizi. Reka dufate urugero: kunyura inzira itariyo kubera itazi ahantu neza; gushyira umunyu mu biryo wibwiraga ko ushyizemo isukari; kwandika aderesi itariyo muri mudasobwa ukisanga uri kureba amashusho ateye isoni [pornography].

Izi ni ingero z’ibyo twakita koko amakosa. Biba byabaye kubera umuntu yarangaye cyangwa atitaye ku bintu. Icyaha kirenze kure ikosa. Icyaha ni uguhitamo [a deliberate choice] gukora ikintu uzi neza ko ari kibi.

Bitandukanye n’ikosa, icyaha gikorwa umuntu yagize amahitamo. Ku bw’ibyo aba agomba kwemera uruhare rwe. Bibiliya itubwira ukuntu ababyeyi bacu ba mbere Adamu na Eva bakoze icyaha. Mu by’ukuri bahisemo gukora ibyo Imana itashaka ko bakora, babikora babizi neza ko ari bibi. Byumvikane neza ko Adamu na Eva bari bafite ubushobozi bwo guhitamo kudakora icyaha, ariko sibyo bakoze.
Urubuga rwa interinete rwitwa michaelhyatt.com rutugira inama eshanu zadufasha kwirinda ingaruka twaterwa no kwitiranya ikosa n’icyaha.

1.Guhitama inyito ikwiriye twita ibyo twakoze. Ntuzigera ugerageza kugabanya ubukana bw’icyaha wakoze ucyita ‘ikosa’. Ijambo ry’ikigereki homologeõ risobanura “kwemera icyaha” [confession] niryo rikoreshwa muri 1 Yohani 1:9, ni ukwita ibyo wakoze nk’uko biri koko; kwita ibyabaye nk’uko Imana ibyita. Ntushobora gukira indwara igihe cyose ugihakana ko urwaye.

2.Kwemera uruhare rwawe mu byo wakoze. Igihe twakoze icyaha, ntitugashake kugihakana. N’igihe twakoze ikosa tuba tugomba kuryemera. Igihe wagiranye ikibazo n’umuntu, emera uruhare rwawe mu byabaye n’iyo ryaba ruto gute. Iyo byiswe icyaha, nta na rimwe tugomba kuzana inzitwazo [excuses] imbere y’Imana.

3. Kwemera ibyiyumvo bigucira urubanza[ acknowledge your guilt]. Ni ibisanzwe kumva umutima ugucira urubanza igihe wakoze icyaha. Iri pfunwe duterwa n’icyaha ni impano ikomeye Imana yaduhaye kugirango bidushishikarize kwiyunga nayo. Kwemera bidatinze uruhare rwacu mu byabaye bidutera kwihutira kwiyunga n’uwo twagomeye.

Ntuzigera na none wihana ibyo wakoze ngo wongereho ijambo ‘ariko’. Ibi bifatwa nko kutemera neza icyaha cyangwa kugihakana mu buryo bworoheje; bikagabanya cyane amahirwe yo guhabwa imbabazi.

4. Guhindura imyitwarire. Amagambo yoroha kuyavuga kandi ntacyo asaba ariko icy’ingenzi ni icyo ukora ngo ibyabaye ntibizongere. Abantu benshi boroherwa no kuvuga interuro “nsabye imbabazi” cyangwa munyihanganire ku byabaye[ I am sorry], ariko ntibisubireho. Kwihana si ukwibwira gusa mu bitekerezo byawe ko utazongera gukora ikintu runaka, ahubwo ni uguhindura icyerekezo. Uramutse udahinduye imigirire ntago mu by’ukuri uba wihannye, n’iyo waba warijijwe bingana iki n’icyaha wakoze.

5. Gusaba imbabazi. Imbabazi ntawe uziha. Ntibyashoboka. Ah’ubwo uzihabwa n’uwo wacumuyeho.Icyo ukora ni ukuzisaba ugategereza kuzihabwa ku bw’ubuntu. Rimwe na rimwe duhabwa imbabazi iyo twamaze kugaragaza imbuto zo kwihana zigaragazwa n’ubushake bwo kutazasubira mu byaha. (Soma Ibyakozwenintumwa 26:19-20).

Twese dukora amakosa kandi twese dukora ibyaha. Tugomba kumenya neza aho ikosa ritandukaniye n’icyaha kugirango twite buri kimwe uko kiri koko. Ibi tutabikoze ntitukiringire na rimwe kuzasana umubano wangiritse.
Reka nkubaze: ‘wumvishe umuze ute igihe umuntu yagukoreye ubuhemu runaka akabyita agakosa?’
Source: http//: www.michaelhyatt.com

Aya ni amagambo Ahabu umwami w’abisirayeli yasubije Benihadadi umwami w’i Siriya ubwo yamwenderezaga akamutumagaho ubugira gatatu ashaka kumunyaga abagore n’abana be, ifeza ndetse n’izahabu, maze amaze gukomezwa umutima n’abatware n’abantu bose yatwaraga bakamubwira ngo amuhakanire niko kumusubiza ariya magambo agira ati “ucyambara imyambaro y’intambara ngo atabare ye kwirata nk’uwukuramo atabarutse” 1abami 20:11

Mu by’ukuri aya magambo Ahabu yabwiye Benihadati ni nko kuvuga ngo Uguhiga ubutwari muratabarana, cyangwa se ngo ngo ntabwo Benihadadi yari akwiye kwibwira ko yamaze kunesha nyamara akiri ku rugamba. Iyo ukomeje no gusoma muri icyo gice bibiliya igaragaza neza ko Imana yatabaye Ahabu koko akanesha ingabo z’aba Siriya ndetse akicamo benshi nyamara mu gihe we yibwiraga ko yagombaga kunesha.

Ntago ari umwami Benihadadi gusa muri iyi si byagarukiyeho wajyaga yibeshya ko yatsinda urugamba gusa, kuko no muri iki gihe hari n’abandi bantu benshi bajya bikanga utubaraga duke bafite bakibwira ko bamaze kunesha urugamba,aha twatanga urugero kuri bamwe bugarijwe cyane mu kwibeshya ko bamaze kunesha. Ijambo ry’Imana luka 10:17-24 rivuga inkuru z’abigishwa mirongo irindwi baje bivuga ibigwi kuri Yesu ko abadayimoni babumvira mu izina rye Maze Yesu arabareba abona ko bishimishije ariko ko nanone badakwiriye kwitiranya ibintu niko kubabwira ngo “ariko ntimwishimire ko abadayimoni babumviye ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru”.

Benshi muri twe Imana imaze kugirira neza bagahabwa impano nk’izi rimwe na rimwe banjya bibeshya ko iyo mpano bamaze guhabwa ihagije ndetse bakaba banirara, ariko birakwiye ko bibuka ndetse natwe tukibuka ko Satani akiri kurugamba ryo kubohoza abari abakozi be Yesu yamaze gufata, kandi wibuke ko atagutimya, ntago agira ubwoba cyangwa isoni wibuke ko Yigabije na Yesu ubwe kandi amaze iminsi mirongo ine asenga, gusa gufite amahirwe kuko Yesu we yamutsinze natse Tuzatsinda ndetse no kurusha ho, kuko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.(Abafiripi 4:13).

Inama rero dukwiye kugendana muri twe ni uko tudakwiye kwirara cyangwa kurangara nk’uko hari ababikora, ntago n’ubwo turi abakozi b’Imana dukwiye kwifata nk’abaze kugera mu ijuru, waba uri umukozi w’Imana ku rwego ruhanitse waba ufite impano zikomeye ndetse n’aho waba nta mpano wigira, kimwe cyo menya ko Satani ari umugome ni umujura ashaka kukwiba no kubwambura ikamba wari ubikiwe, Ntago yaguhangara uri muri Yesu, shikama rero uhagare kigabo utumbire Yesu niwe rubasha kandi umwizera wese ntago ntago azarimbuka kdi azahabwa ikamba ry’ubugingo.

Uwiteka abwira Mose ati “bwira Aroni n’abana be bitandukanye n’ibyera Abisilayeli banyereza be gusuzugura izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka. Ubabwire uti : Umuntu wese wo mu rubyaro mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisilayeli bereza Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye .Ndi Uwiteka.,,,,,,,9: Nicyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugirango utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza.
Kuva mu isezerano rya cyera Imana yagiye yihanangiriza abakozi bayo guha agaciro umurimo wayo bakawinjiramo ndetse bakawukora bejejwe, bakawitondera kuko atari umurimo woroshye ndetse atari uwo kuvogerwa uko biboneye, impamvu kandi Imana yabivugaga ni uko yagiye ibona bamwe mubo yatoranije kuyikorera bahinduka bakivanga mubyo itishimira, nyamara mugihe yo yari yabashyize mu myanya y’icyubahiro bityo bagakoresha ubushobozi bafite nabi bigatuma izina ry’Imana ritukwa.

Mu ijambo ry’Imana dusoma muri Zaburi 2:10-11 hagira hati “Noneho mwa bami mwe mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi mwemere kwiga,Mukorere Uwiteka mutinya. Munezererwe muhinde umushyitsi. Nta kabuza Imana ntago yigeze yemerera abo yagabiye umurimo wayo kuwuhindura akarima kabo, ni nayo mpamvu hari zimwe mu ngaruka Bibiliya igenda yerekana zagiye zigera kuri bamwe bagiye birara muri uwo murimo cyangwa se bakawukora uko bishakiye.
Mu minsi tugezemo hari impungenge zikomeye ko hari bamwe mu bakozi b’Imana n’ abanyempano batandukanye batangije umurimo w’Imana iby’umwuka none bamaze gusoreza mu by’umubiri,bamwe batangiye kugurisha impano zabo, Yego ijambo ry’Imana rivuga ngo tuvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo (Yesaya 3:10) ariko muritonde mutazayoba mwibwiraga ko muri mu bisubizo, hari n’abandi basigaye bihandagaza bakabeshyera Imana ko yabatumye yamara ntacyo yavuze,ariko bene aba birababaje kuko ijambo ry’Imana rivuga ko baba barimo kwikururira ishyano ( Ezekiyeli 13:1-7 ) !

Bikomeje gutya byaba ari akaga gakomeye ku itorero no kuri bene abo kuko sinibwira niba Uwiteka Imana yakomeza kwemera ko bene abo bayobya abana bayo ahanini bagombaga guhindurwa nabo, dore ko bamwe mubabikora usanga ari abo Imana yari imaze kwambika igikundiro, kugirirwa icyizere n’ibindi bakaba bari bakwiriye kubibyaza umusaruro, Gusa na none nta rirarenga birashoboka ko wakumva Satani yari yakuriganije ariko ikigukwiriye ni uko wafata umwanya ugashungura ibyo ukora, ubuka ko mbere yo guhabwa uwo murimo n’iyo mpano, Imana yakweretse icyiza icyo aricyo ndetse nawe ukigisha abandi benshi ndetse bakamenya ukuri bakanahinduka, ariko ikibabaje ni uko nawe wasubiye inyuma wabaye nk’umwana ukwiriye kwigishwa! Hindukira va mu buriganya bwa Satani ibyo yakweretse bigatuma usubira inyuma ni iby’akanya gato cyane, icyo uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, kandi rwose Yiteguye no kugukoresha byinshi birenze ibi numwemerera.

Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “ Andika uti: “ Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu”. Umwuka nawe aravuga ati “ Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye”. Ibyahishuwe 14: 13
Haleluyaa. Imana ishimwe cyane. Aya amagambo yanditswe na Yohana, ubwo yari ku kirwa cy’ ipatimo, nuko Yesu akahamusanga akamuhishurira ibyendaga kuzabaho.

Mu buzima busanzwe dutinya gupfa, kuko biteye ubwoba ndetse akenshi n’inzira binyuramo kugirango bibeho akenshi iba igoye , ariko byanze bikunze, umuntu agira igihe cyo kubaho n’igihe cyo gupfa, kandi ni ibya buri wese. Ikigeretse kuri ibi, nuko urupfu rutungurana.
Nubwo nemera ijana ku ijana ko Imana ijya iteguza abantu bayo, ariko ntibabwira umunsi n’isaha. Hari ingero nyinshi muri bibiliya zemeza ibi:
“Uwiteka abwira Mose ati: “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi”. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry’ibonaniro, mbone kumwihanangiriza” Gutegeka kwa kabiri 31:14

“Kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba nk’uko Umwami wacu Yesu yamenyesheje. Ariko nzajya ngira umwete kugirango nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo iminsi yose’. 2 Petero 1:14
Iyo nsomye amagambo nkaya , mpita nanjye nisabira Imana ngo ubwo itarobanura ku butoni nanjye izanteguze maze nshyire ibintu ku murongo! Amen nubwo nzi neza ko nk’umukristo nagombye guhora niteguye.

Bibiliya iratangaje, hari amagambo nasomye numva ni ubwa mbere nyabonye
“ Urupfu rw’abakunzi be ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka” (Precious in the sight of the Lord is the death of His saints/ Elle a un prix aux yeux de l”Eternernel , la mort de ceux qui l’aiment) . Zaburi 116:15

Ibaze nawe nubwo wajyaga utinya gupfa, ngo urupfu rw’abakunzi be ni urw’igiciro cyinshi mu maso ye, mbese Imana ibireba mu buryo butandukanye nubwo tubirebamo! Imana Yo ngo iba igize umugisha wo kugusarura utishwe n’ibyaha! Yesu adutabare ni ukuri!
Iyi rero niyo mpamvu Yohana yategetswe kwandika ariya magambo ngo: Uhereye none hahirwa abapfa bapfiriye Mu Mwami Yesu.
Wari uzi neza ko n’abaganga bazi gutandukanya umuntu upfiriye mu Mwami Yesu, byonyine ukuntu umuntu ugiye gupfira muri Yesu n’undi ugiye gupfira muri satani barwara , biratandukanye cyane!!!! Ukuntu bashiramo umwuka cyangwa basamba birahabanye cyane!!!!

Umwe aremba atukana , avumana, yihebye, mu gihe undi ijuru riba ryatangiye kumureshya no kumwereka ko ryiteguye kumwakira, ari nayo mpamvu acya mu maso akajya yumva ahubwo arimo gukererwa kugenda. Hari mwene Data twabanye, we yatashye arimo guhanura ngo “ Wa musozi we wiyita iki imbere ya Zerubaberi, ngo uzakurwaho uhinduke ikibaya maze Zerubaberi atambuke anezerewe” Yesu ashimwe. Ibaze nawe!!! Yari yararwaye cyane, nyine umusozi w’uburwayi wagombaga kuvaho mwenedata agatambuka neza yinjira mu bugingo buhoraho!!!! Amen

Umuntu upfiriye muri Yesu rero ntibanavuga ko yapfuye, biba nk’igihe cya Lazaro ubwo Yesu yavugaga ko atapfuye ahubwo ko asinziriye, nuko nyine turasinzira. Yesu ashimweeeee

Gupfira muri Yesu rero nyine birategurwa , bigategurwa umuntu akiriho agihumeka, ukamushakaho ubucuti hakiri kare ubundi akazakwambutsa wa mugezi witwa rupfu agushyitsa aho ugomba gushyika! Umwami Imana akwishimire Mwene Data. Yesu agiye gusubira mu ijuru yasize abwiye abigishwa be ngo aho ari niho n’umugaragu we azaba.

Ibihe byiza kandi humura niba ukijijwe, urupfu Yesu yaruhinduye irembo . Wowe icyo usabwa ni ukumugumaho kandi ukajya uhora witeguye kuko wamenyeko kuri Yesu gupfa/gusinzira kwawe atari ikibazo ahubwo ni igisubizo. Kuri We ngo aba arokotse ibyago byenda gutera.
Ibihe byiza.

“ Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo” Umubwiriza 7:8. (Finishing is better than starting / the end of a matter is better than its beginning).

Hari imvugo ivuga ngo ni byiza gutangira ikintu ufite n’amaherezo yacyo mu bitekerezo ( start with an end in mind). Muri aya magambo ndi ku ijambo “ Iherezo” Yesu adusure. Buriya iherezo ni ikintu gikomeye kuko niryo rigaragaza niba, ibyabaye mbere, byari bifite agaciro.

Hari ikintu menye vuba aha, kivuga ngo nta muntu witwa intwali akiriho. Nabyibajijeho cyane, ariko nza gusanga ku ruhande rumwe, bifite ishingiro, kuko uyu munsi bashobora kugushyira mu gitabo cy’intwali, bwacya ukagamburura cyangwa se ugahinduka ugakora ibintu bibi bisibanganya ibyiza byose waba warakoze kugirango witwe intwali. Imana idusure

Salomo rero kuko yari afite ubwenge yahawe n’Imana abyitegereje asanga iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo. Ubu narakijijwe muri 2000, nkabwiriza ubutumwa bwiza, nanashaka ngahabwa impano yo guhagurutsa umuntu ubana n’ubumuga , abantu bagakira, ariko nyuma nkazagwa nkava mu byizerwa ngasubira inyuma, igifite agaciro si uko nahoze ndi, si iby’igihe cyashize !

Hari indirimbo twajyaga turirimba ivuga ngo “icyaduha tukazasohoza urugendo rwacu mu mahoro ”. Kuko bijya bishoboka ko umuntu agira iherezo ribi!!!! Agatangira neza, ariko akarangiza nabi pe!!! Kuko iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo.

Buriya kuba urugo rutangiye neza sicyo kibazo ahubwo uko muzasazana niba Yesu abahaye kurambana! Wari wabona urugo rurangije nabi!! Yesu abikurinde

No mukuba umukristo ukijijwe naho Bibiliya iravuga ngo “Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo” Ibyahishuwe 2:10. Mbese si ikintu ukora rimwe ukarekeraho, gukiranuka kwacu kugira agaciro iyo tugukomeje kugeza baturengejeho itaka baririmba ngo aheza mu ijuru tuzahurirayo bagenzi! Ibihe byiza mbifurije kuzagira iherezo ryiza nk’iry’abakiranutsi
Amen

Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Ibyahishuwe 3: 16

Aya magambo ari muyahishuriwe Yohana ari ku kirwa cy’I patimo avuga ku itorero ry’I Lawodikiya. Iyo uyasomye ubona ikibazo cyariho ku bakristo biryo torero, kiri no kubakristo bo muri iyi minsi ya none.
“Uwiyita Amen , Umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’Ukuri, Inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati “ Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize. Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. Kuko uvuga uti ndi umukire ndatunze kandi ndatunganiwe ntacyo nkennye, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa” Ibyahishuwe 3: 14-17

Uretse kuba umuntu yasurwa n’Imana ikamuhishurira aya magambo, ubundi biragoye kuyasobanukirwa.
Ikintu kigoye, ni uko iri torero ritari ryiyizi, ntabwo ryari rizi situation ririmo, kuko nkuko bibiliya ibivuze ngo ryavugaga ko rikize, ritunze, ritunganiwe , ntacyo ricyennye, mu gihe Imana yo yabonaga ko ari abatindi bo kubabarirwa, impumyi, ndetse ko bambaye ubusa! Imana idusure cyane.

Imana rero kuko itagira aho ihishwa , yari izi imirimo yabo cyangwa se ibyo bakora, ibitegereje ibona nta ruhande na rumwe baherereyemo, ntibakonje, ntibashyushye, Imana igeza ubwo yifuza byibuze iyo bagira igice bahereramo. Imana kubita impumyi , nuko batarebaga ngo bamenye inzira nziza yo gucamo, kuba bambaye ubusa n’ukuvuga ko nta mirimo myiza yo gukiranuka yabarangwagaho kuko bibiliya itubwirako imyambaro y’abakristo ari imirimo myiza yo gukiranuka… Nubwo bimeze gutyo ab’I Lewodikiya bo bazi ko ibintu bimeze neza , ahari barimo kujya mu ijuru.

Imana rero kuko ari inyembabazi, ntiyagombaga guceceka ku kibazo kimeze kuriya, yahisemo kubahishurira uko ikibazo giteye kugirango niba ari bantu bafite koko umutima wo kwihana bihane.
“Dore ndakugira inama , ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugirango wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso kugirango uhumuke. Abo nkunda ndabacyaha nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane” Ibyahishuwe 3: 18-19

Mu magambo yumvikana, hari abantu biyicarira aho, bakaba utabita abapagani cyangwa se abanyabyaha, kandi ukaba utanabita abakristo bakijijwe kuko baba bafata impu zombi aribyo bibiliya yise kudakonja ( kutaba umupagani) kandi ntunabire ( Kwerura ukaba umuntu ukijijwe) ubwo ukaba hagati aribyo bise akazuyazi ( byose ubibamo hagati na hagati) , kandi ikibazo gikomeye nuko utabizi, uziko uko uri guhagije, ko wemerwa n’Imana , ariko Imana ikabihakana kuko na Bibiliya ivuga ko nta muntu ukeza cyangwa se wakorera abami babiri ngo bishoboke kuko umwe yajya akenera kumutuma undi yamutumye bikayoberana.

None umese kamwe werure, ugire uruhande uhagararamo mu by’Imana, niba wiyemeje gukizwa cyangwa kuba umukristo ba Umukristo mwiza, kandi niba ubyanze kuko umwanzuro ari uwawe, erura nabwo ubwire abantu ko utabibamo kugirango abantu batazongera kukwitiranya cyangwase ngo nawe wibeshyere. Yesu we rero ngo arakugira inama ngo ugire umwete wihane.
Ibihe byiza

Icya mbere ni ukumenya ko hari amakimbirane kugirango ubone uko uyakemura kandi ukagerageza kumvisha abantu babiri bafitanye ikibazo kumva ko ikibazo gihari.
Icya kabiri ni ukugaragaza umuzi w’ayo makimbirane, rimwe na rimwe hari igihe bitagenda neza iyo ushatse gukemura ikibazo utazi inkomoko yacyo, ni ngombwa kumeya ikibazo ukamenya bicukumbuye icyatumye kibaho; urugero nko ku bashakanye hari igihe bagirana ikibazo kinini kandi cyatewe n’utuntu duto cyane ni yo mpamvu mu gukemura amakimbirane ari byiza kumva ibitekerezo by’impande zombie.

Icya gatatu ni ukwiyemeza kwita ku musaruro w’ibizava muri uko gukemura amakimbirane, ibyo tubibona muri Matayo 5 :23-24 havuga ngo: “Ni uko nujyana ituro ryawe ku gicaniro ukahibukira mweneso ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mweneso uhere ko ugaruke uture ituro ryawe”. No muri Matayo 18:15 handitse ngo: “Mwene so nakugirira nabi ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mweneso”. Kunga abantu si ibintu byoroshye niyo mpamvu ari ngombwa kwegera abo wunga wifitiye icyizere, ukirinda ubwoba no kugira amarangamutima kuko bishobora gutuma ubogamira ku ruhande rumwe.

Icya kane ni ukutita ku bantu ugiye gukemurira ikibazo cyane kuruta uko wita ku kibazo ugiye gukemura kuko mu gihe cy’amakimbirane abantu baba bitana ba mwana umwe avuga ngo ni wowe wakoze ibi undi ngo ni wowe wabikoze .

Icya gatanu ni ukumenya gushaka igisubizo cy’amakimbirane ,

Icya gatandatu ni ugushaka amahoro aho gushaka intsinzi mu guhuza abantu kuko mu gusoza gukemura amakimbirane ntihabaho utsinda n’utsindwa ahubwo habaho abatsinda babiri cyangwa abatsindwa babiri bitewe n’uko kungwa kw’abakimbiranye gushojwe.

Nk’umukiristo ibyo byose ugomba kubikora mu rukundo kuko urukundo rukubiyemo ibyiza byose Imana yaduhaye ikoresheje umwuka wayo wera, kuko 1 Abakorinto 13:4-7 havuga ko urukundo rwihanganira byose.

Abantu bifuza kubana mu mahoro, nta mahane n’amatiku ariko uhereye igihe isi yaremewe abantu bajya bahura n’ibibashyamiranya, ibyo bigatera umuntu kwibaza ngo uko gushyamirana guturuka he?
Urubuga topchretien.com rutangaza ko ibi byatangiye mu gihe cya cyera, mwibuke mu busitani bwa Eden igihe Adamu yabwiraga Imana ngo «Umugore wampaye yatumye ndya urubuto watubujije». Adamu yashatse kwikuraho icyaha avuga ko uwo yitaga umugore (Eva) ari we wamushutse; Ibi biboneka no mu miryango y’abantu igihe hari ikosa ribayeho abantu bitana bamwana buri wese yumva ko atabarwaho icyaha akagihunga.

Ikosa rikomeye ribaho ni ukwihunza ikintu kibi kandi wagize uruhare mu kugikora kandi ikigaragara ni uko guhunga no guhakana ikosa bidateza imbere ahubwo bisubiza inyuma. Nta wizera neza ko hari abantu b’abanyamakosa n’abandi batari abanyamakosa, ariko hari abantu baba bazi kitwara neza mu gihe habayeho ikosa.

Si byiza kugira ubwoba mu gihe habayeho ikibazo runaka kandi ufite ubushobozi bwo kugikemura kuko ibyo bibazo ni byo byigisha kandi bigatuma umuntu ahinduka bitewe n’isomo yabikuramo.

Amakimbirane menshi ntafata intera ikomeye iyo akemuwe hakiri kare ariko iyo hatabayeho kuyakemura hakiri kare bitera ibindi bibazo bikomeye.

Nk’umukristo ni byiza kumenya uwo uri we ugendera ku ijambo ry’Imana cyane kandi ugira ubwenge mu byo ukora byose cyane cyane mu gihe habayeho ikibazo runaka kuri wowe cyangwa kuri bagenzi bawe kandi ntiwibagirwe kwihesha agaciro mu gukemura ibyo bibazo wirinda kubogama.

“Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “ Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse I Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze I Hasasonitamari ( ari ho Enigedi). Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa” 2 Ngoma 20: 2-3
Ku mutwe w’aya magambo haranditse ngo : “Abayuda baterwa n’abamowabu, Yehoshafati afatwa n’ubwoba atakambira Uwiteka”.
Mu gihe abandi bami b’abapagani bihutiraga kujya gutambira ibitambo ibigirwamana byabo ngo babisabe intsinzi, we ngo yihutiye gushaka Uwiteka. Amen

Burya iyo dutewe n’amakuba, abantu bakora ibintu bitandukanye: bamwe baheranwa n’amaganya, abandi bitotombera Imana, abandi bahitamo kuyivaho, ariko uyu mwami njye nasanze yari umunyabwenge cyane! Ngo gutinya kwe kwamuteye kwihata gushaka Uwiteka, ngo ategeka abayuda bose kwiyiriza ubusa no gusenga! Imana ishimwe cyane
Umurongo waho wa 12 “ Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso”

Imana yumvise gusenga k’ubu bwoko no gutakamba kw’uyu mwami Yehoshafati inanirwa kwiyumanganya. Amen. Uku kuntu berekaga Imana ko nta bundi buhungiro bafite byahagurukije Imana. Dore uko yahise ivuga : “ Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana” 2 Ngoma 20: 15
“ Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriba hafi, nkuko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje? Gutegeka kwa kabiri 4:7. Imana ishimwe cyane

Intambara irangiye nagiye kwibona mbona ndi mu muryango wanjye arinjye ugomba kuwutunga kandi nari umwana, nigaga muwa gatanu w’amashuri yisumbuye ( secondaire). Nagize umugisha icyo gihe mbona akazi rwose ubuzima busa naho bubaye bwiza abana babona ibibatunga. Nyuma y’igihe gito rero amashuri yaratangiye, ngira ikibazo kinkomereye cyo kwibaza niba nzareka akazi nkajya kwiga cyangwa niba nzaguma ku kazi nkareka kwiga. Iyo nabwiraga mu rugo ko ngiye kureka akazi ngasubira mu ishuri bose baririraga rimwe bati tuzabaho dute! Noneho nkibwira nti uwareka ishuri, ariko nanjye kubera gukunda ishuri cyane , iyo nahuraga numuntu wambaye imyenda y’ishuri, narariraga cyane numva ishavu rigiye kuzanyica nkibaza ukuntu mvuye mu ishuri bikandenga. Iyo nagishaga inama bantu bakuru , buri wese yambwiraga uko abyumva, umwe ati guma ku kazi kuko ubuzima ari amafaranga, undi ati ati kutiga biragatsindwa, ati mu minsi iza uzaba atarize ntacyo azaba aricyo n’ibindi n’ibindi.

Numvise ndembye nshobewe ntazi icyo guhitamo, nanjye nahungiye k’Uwiteka, mfata amasengesho yo kwiyiriza ubusa iminsi itatu mbwira Imana nti ndagushimye ko ikibazo kinkomereye ndi imbere yawe, nti none ndagusaba ko umpitiramo ikintu kimwe muri bibiri kizatuma nticuza mu buzima. Nti numpitiramo kuguma ku kazi, unkuremo umutima wo gukunda ishuri , sinzongere kubona abiga ngo ndire, numpitiramo kujya kwiga, sinzigere narimwe ntaha ngo mbure icyo kurya mvuye ku ishuri, kandi na bene mama ntibazigere na rimwe bifuza icyo kurya ngo bakibure.

Amasengesho nayarangije, Imana inyemeje kujya mu ishuri kandi ntakintu nakimwe nabonaga Imana yazaheraho idutunga, ariko impamvu ngitanga ubu buhamya nuko Imana yanyeretse ko ariyo yari yavuganye nanjye kuko yabiherekeresheje ibimenyetso n;ibitangaza. Imana ishimwe cyane kuko uko nayisabye niko yabikoze, yaradutunze iratugaburira , iratwambika idukorera byose nk’Imana. Ni ukuri nta mwenda yansigayemo.

Guhungira k’Uwiteka bigira umumaro kuruta guhungira ku bana b’abantu. Abana b’abantu bashobora kutakumva, bashobora kukumvira ubusa. Bashobora no kukumva no kukugirira impuhwe ariko nyine kuko ari abantu bakaba nta gisubizo bafite cy’ikibazo cyawe ariko wari ukwiriye kwiga kujya uhungira k’Uwiteka kuko we utabura uko abigenza.
Ibihe byiza

“Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru” Luka 10:20
Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe, ayabwira intumwa ze ubwo zari zimugarutseho zivuye mu butumwa yari yarazoherejemo.

Zigarutse ngo zaje zishimye cyane zivuga ziti : “Databuja, abadayimoni nabo baratwumvira mu izina ryawe” Luka 10:17 . Nibwo Yesu yababwiraga ati, aho kwishimira ko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru, kuko yari aziko aribyo bifite agaciro, cyangwa se by’ibanze! Amen
“Mbona abapfuye abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa, kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, aricyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze” Ibyahishuwe 20:12
“Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.” Ibyahishuwe 20: 15

Iyo usomye aya magambo yo mu Ibyahishuriwe Yohana , uhita wumva neza impamvu Yesu avugana n’abigishwa be , yahaye agaciro ikintu cyo kuba bakwishimira ko amazina yabo yakwandikwa mu ijuru.
Hari indirimbo Chorale Hoziana ijya iririmba ivuga ngo “ Mbese izina ryanjye ryanditse mu gitabo? Mwami Yesu icyo nicyo nifuza kumenya, kugirango menye uko nkwiriye kwifata, hato ntazavaho nibeshya ubugingo!” Imana idutabare.

Hari igitabo cy’ubugingo : Iki gitabo umuntu acyandikwamo umunsi yihannye, akemera guca bugufi , akabwira Yesu ko yakoze ibyaha byinshi, ko yamubabaje, noneho akamubwira ko akeneye ko yamubabarira akamwinjiza mu mubare w’abaragwa b’igihugu cy’ijuru. Mbese ni nko kwemererwa ubwenegihugu cyo mu ijuru, nkuko mu isi habaho igitabo cy’irangamimerere bandikishamo umwana wavutse, niko no mu ijuru uwavutse ubwa kabiri yandikwa mu gitabo.

Hari igitabo cy’imirimo: Iyo umuntu yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza atangira gukora imirimo yose myiza. Iyo mirimo myiza yandikwa mu gitabo cy’imirimo maze ubwo Umwami azaba aje gutanga ingororano ngo azifashisha ibyanditse muri ibyo bitabo nkuko twabisomye mu gitabo cy’ibyahishuwe.

Ikintu cyantangaje kikanambabaza, nuko bishoboka ko umuntu wanditswe ashobora no guhanagurwa mu gitabo, niba ari blanco bakoresha sinzi niba ari ikaramu itukura simbizi ariko muri aya magambo birasobanutse :

“Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, ibyaba byiza byaba byiza, ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse”. Uwiteka abwira Mose ati : “ Uncumuyeho wese niwe nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye” Kuva 32:32-33
Mbese aho wibutse kwandikisha izina ryawe mu gitabo cy’ubugingo, cyangwa wihutiye gukora imirimo myiza utarabanza kwiyandikisha! Umuntu arabanza akimenyekanisha, ijuru rikamumenya! Umwami adusure!

Ese ntiwaba ukigendera ko kera wigeze kwiyandikisha, nyamara bitewe nukuntu wacumuye ku Uwiteka , izina ryawe rikaba ritakiri mu gitabo ryarahanaguwe! Baza umutima wawe urakubwira!
Ibihe byiza. Yesu adusure

Mu ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi 51:12- cg 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera,unsubizemo umutima ukomeye.Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho umwuka wawe wera. Unsubizemo kunezerwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera.

Iyi Zaburi Bibiliya isobanura ko Dawidi yayanditse nyuma yo gusambanya Batisheba akanicisha umugabo we Uriya (2 Samweli 12:1-15), Nyuma yaho ubwo yibwiraga ko bitazamenyekana maze Imana ikabihishurira umuhanuzi Natani, akabinyuza mu mugani kugirango abashe kumwumvisha uburemere bw’icyaha yakoze, nibwo rero Dawidi yahise aca bugufi ati “Nacumuye ku Mana” , maze asengana umubababaro, cyane ko yari amaze gusobanukirwa ko ibyaha yakoze byamushyize kure y’Imana, ndetse bikanirukana umwuka wera mu mutima we, ahitamo ggusenga ririya sengesho twavuze haruguru.

Ukurikiranye neza ubuzima bw’Umwami Dawidi usanga yari umwami Imana yagiriye neza guhera mu bwana, ndetse ugasanga nawe ubwe yari abizi neza ko Imana yamukunze bikomeye, ariko kubwo kurangara gato byatumye acumura ku Mana,bivuye mu kubenguka umugore w’abandi aramusambanya ndetse amutera inda kubw’ikimwaro n’ubwoba bituma afata imyanzuro we yabonaga nko kwirwanaho maze yicisha Uriya umugabo we, maze bibabaza Imana. Uku rero ni nako Satani ajya asanga abantu Imana yagiriye neza ndetse bakanakizwa bakayikorera igihe kitari gitoya,ndetse imirimo y’ubutwari ijya gusa n’iya Dawidi ariko kuko Satani adatinya ntago areba uburambe bafite ahubwo akora icyashoboka cyose ngo bave mu byizerwa, maze yamara kubagusha akababohesha imigozi ikomeye cyane igoranye gucika.

Akenshi rero bene aba baguye bagakora icyaha icyo aricyo cyose, Umwuka wera ntago agumana nabo , Umunezero w’agakiza uragenda, Gukunda Imana birashira ugasanga rimwe na rimwe basigarana impano gusa, ari nazo akenshi zibashuka bakazihisha mo bakaba bareka no kwihana, ariko biba bikwiye ko nk’umuntu wamenye Imana, adaheranwa n’uburiganya bwa satani ahubwo akagira ikifuzo cyiza cyo kongera gukumbura umubano mwiza n’Imana, cyane ko uretse n’umubano wa hano mu isi abarimwo umuka wera nibo bazabana n’Imana.

Birashoboka ko hashobora gushira igihe kinini Umuntu akoze icyaha, ndetse ukanihesha gutuza ariko kirazira nta mahoro y’umunyabyaha, nta kunezerwa wagira waramaze kwirukana Imana n’umwuka wera mu mutima wawe, ikiruta ni kimwe gusa ni uko wasaba Imana ikakugarurira Umunezero w’agakiza kayo, wikwidamararira kuko imbere yawe haba habi udafashe icyemezo,Humura satani ye kukwihebeshe ngo akumvishe ko byarangiye kuko Imana yawe ni umutabazi wawe kandi yiteguye kuramira ubugingo bwawe (Zaburi 53:6).

Buri muntu agira ubwoba mu buzima bwe ,muri ubwo bwoba hari ububa bukomeye yaterwa n’ibyo abonye hari n’ubwo agira ariko ntamenye ko abufite. Ubwoba ni umugambi wa Satani ku muntu kuko Imana ishaka ko umuntu agendana kwizera ,ubwoba ni igikoresho satani akoresha agira ngo yangize ubuzima n’ubugingo bw’umuntu .
Joyce meyer umuvugabutumwa w’umunyamerika wabivuzeho yagize ati:” Namenye ko ari ngombwa kumenya icyo ubwoba ari cyo n’uko bugira nabi kuko iyo tutabimenye butuma tutaba abo Imana ishaka ko tuba ,bisobanuye ko byatugora kugera ku ntego dushaka mu buzima bwa gikirisito”.

Ubwoba butangira nk’igitekerezo icyo gitekerezo kigatera amarangamutima ayo marangamutima akagera aho ategeka imitekerereze y’umuntu .Ubwoba iyo bwaganje umuntu,bumutera gukora ikintu cy’ubugoryi bukamubuza no gukora icyiza kandi cyari gikwiriye ,ubwo bukaba ari bwo buryo satani akoresha yigarurira imibereho y’ abana b’Imana anabakura mu bushake bw’Imana.

Ubwoba ni ikinyuranyo cyo kwizera kuko Imana ishaka ko tugira kwizera ariko satani akaduteza ubwoba nk’uko biboneka mu migani 23:7 (kuko uko atekereza ku mutima ariko ari ,yenda arakubwira ati:”ngwino ngufungurire “,ariko umutima we ntuba uhuje nawe),ibi mbivugiye ko aho ibitekerezo by’umuntu bigiye nawe abikurikira.
Ndifuza ko wagira uguhishurirwa kuri ibi kuko ntuzishima nutabyaza umusaruro ibyiza Imana yaguhaye ntuzaba uwo Imana ishaka ko uba we.Guhishurirwa ikintu ni ukumenya ko uzi ukuri kwacyo kugukura mu binyoma. Kugira ubwigenge bwo kwitekerezaho nabyo ni ngombwa ku mukirisito kuko Bibiliya ibivuga mu baroma 12:2 ngo kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe ,ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya kugirango mumenye neza ibyo Imana ishaka ,ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose , ni ukuvuga ko umukirisito agomba kumenya icyo ubushake bw’Imana ari cyo .

Birakwiye kuba nk’uko Yesu ari ,arakomeye kandi muri we turakomeye ,afite ubutware na twe muri we turi intwari,ni umutsinzi natwe muri we turi abatsinzi ,afite amahoro n’ibyishimo natwe twishimira muri we,arashoboye natwe muri Kristu Yesu turashoboye ,uko kwizera Yesu gukomeye kwagufasha kurwanya ubwoba.

Ubwoba butera ibibi byinshi kuko birimo no gusubiza umuntu inyuma mu byo akora aha natanga urugero ni uko abakirisito bamwe na bamwe baba bafite impano zitandukanye ariko ubwoba bukababuza kuzikoresha ndetse abantu benshi banga gukora ibintu bimwe na bimwe bari bakwiye gukora bitewe no kuyoborwa n’ubwoba.

Gusoma Bibiliya utekereza cyane ku byo usoma wumva icyo Imana ikubwira mu ijambo ryayo n’icyo ikuvugaho, kwirebera muri Yesu kristo no kugira guhishurirwa ni ibintu bishoboza umukirisito kunesha ubwoba agira mu buzima bikamufasha kumenya icyo akwiriye gukora n’icyo yaremewe gukora .

Yesu kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose.(Abaheburayo 13:8)

Aya magambo nk’uko umwanditsi yayandikiye Abaheburayo atwereka ukuntu Yesu adahinduka, ahubwo ari uko yahoze kuva kera. Umugabo George Muller yongera gutekereza kuri aya magambo yavuze ko yongeye kumva mu mutima we huzuye ibyiringiro ndetse yongererwa kwizera. Niba Yesu ari uko yahoze, bivuga ngo urukundo rwe ntiruhinduka, ubutware bwe ntibuhinduka, aracyafite ubushobozi bwo gukiza indwara zose, bwo kugaburira abashonje, bwo gusubiza ibyifuzo byose kandi anamenya ibyo tumubwira mbere y’uko tubimubwira.

Kuba Yesu adahinduka bikwiye gutuma turushaho kumwizera nk’uko George abigarukaho mu butumwa bwe. Uyu mugabo wari umushumba w’itorero yakunze kugirira Imana icyizere no kuyiharira imigambi ye yose n’ibyifuzo ndetse akanabikangurira abandi kuko yakundaga kwigisha kubijyanye no kwizera Imana ndetse no kwibutsa abantu ububasha n’imbaraga Imana ifite. Yivugiye ubwe ko yagiye abona Imana imuba hafi muri byose ikumva amasengesho ye. Akomeza avuga ko ariko ko buri gihe uko asenze atari ko yabonaga ibisubizo ako kanya. Yatanze urugero rw’icyifuzo yasengeye maze asubizwa nyuma y’imyaka 29, kandi yavuze muri icyo gihe cyose ko yari akiri mu mwanya wo gusengera icyo cyifuzo atashatse gushyira ahagaragara, yakomezaga gusenga, agashima Imana ategereje yizeye igihe ari igihe ko azasubizwa kuko Yesu adahinduka kugeza aho byamuteraga gushima Imana kandi atarabona igisubizo.

Yagiriye inama abakristo avuga ko kenshi usanga buzuwe no gushidikanya ndetse bikabatera kudasengana Imana ukwizera kandi Bibiliya itubwira ngo ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza,kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho,ikagororera abayishaka. ( Abaheburayo 11:6)

uyu mugabo kandi arabifuriza kutemerera impamvu iyo ariyo yose yatuma mutakariza Imana icyizere, gutekereza cyane ku magambo yayo, gukomeza gushimangira ko Yesu adahinduka ko uko yari ari ejo nubu ariko ari kandi ko ari ko azahora iteka ryose. Agira ati nubona amasengesho yawe adasubirijwe igihe watekerezaga ntibigutere kurambirwa ahubwo ukomeze uyiringire nk’uziko idahindurwa n’ikintu icyo aricyo cyose kuko si umuntu, uhore uyizeye kandi wongere ukomeze uyizere, nushaka utangire uyishimire ibyo yiteguye gukora kugira ngo amashimwe yawe atsinde ibizana gushidikanya ndetse n’ubwoba mubuzima bwawe.

Ushobora kumfasha gusenga iri sengesho,’’Mwami Yesu ndagushima ko udahinduka, ni wowe wenyine mpariye ubuzima bwanjye n’ibyifuzo byanjye byose. Ndagushimiye ko ubizi kandi ngushimiye ibyo witeguye gukora’’Amen

Imana ibahe umugisha

‘’Ariko izi nzira nyuramo, nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu’’
Yobu23:10

Yesu yuzuzwa umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa mu butayu, amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n’Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko arasonza. (Luka 4:1-2)

Kugira ngo Yesu yamamare kuri uru rwego hari aho yaciye, hari umwambaro yambaye usuguritse, hari amazina yiswe, hari inzira yanyuzemo ikomeye itakwihanganirwa nubonetse wese, arageragezwa bihagije.

Muri iki gihe ushobora guhura n’umuntu ati ndi mu ishuri maze imyaka 3,5 cyangwa irenga, wahura n’undi akakwakiriza amakuru nkayo. Aha ushobora guhita wibaza igihe bagendeye bikakuyobera, iyo ubakurikiranye bakubwira ko Imana yabashyize mu ishuri ryitwa ibigeragezo, ariko reka nibutse niba ufite icyizere ko ari Imana yahagushyize ubwo butayu izabubyaza ikintu byanze bikunze.

Iyo usomye Bibiliya usanga akenshi abantu bagaragara ko bakoze ibikorwa bikomeye n’amateka yabo akaba agarukwaho kenshi mu ivugabutumwa rikorwa n’abantu batandukanye, usanga barabanje guca mu bikomeye. Aha twafata urugero rwa Abraham, Mose, Daniyeli, Paulo n’abandi benshi. Aha kandi uhita ubona ko kunyura mu butayu byari mu mugambi w’Imana bivuga ngo mbere yo kuba umuntu w’umumaro, kumenyekana cyagwa se kubaka izina nk’uko benshi bakunda kubivuga bigusaba kuba ufite aho waciye kandi akenshi haba hameze nko mu butayu.

ubu ushobora guhita utekereza ko ubutayu urimo Imana itakwanga ahubwo ko yemeye ko uhaba upfa kuba nta mutima ugucira urubanza gusa, komeza uyinambeho, uyikorere, ugendere mu bushake bwayo kuko ifite impamvu ahubwo utegereze icyo Imana ishaka kubyaza ubwo butayu. Yobu yagize ati ‘’ariko izi nzira nyuramo, nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu’’ Yobu23:10. Wowe gusa ushikame munzira zayo ukomeze gukiranuka kwawe.

Mu butayu, umuntu ahigira kwishingikiriza gusa ku Mana kubera ko niho honyine uba utegereje gutabarwa, ukongera kuhibukira uburinzi bwayo. No mubutayu Imana iravuga igahumuriza abantu bayo ko nyuma yayo izabibuka, mu gitabo cy’umuhanuzi Hoseya hari amagambo Imana yavuze’’Nicyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurure, avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry’ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy’ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa.( Hoseya2:16-17)

Aha Imana yabwiraga ubwoko bwayo Abisirayeli. Nyuma y’aya magambo rero ntiwihebere mu butayu Imana izaharemera amateka hanyuma Imana ihimbazwe kubwawe, urabona ko Imana irateganya gushyira ubwoko bwayo mu kidaturwa ariko hirya irahateganya irembo ry’ibyiringiro.

Imana idufashe kumenya ko ubutayu turimo atari ubwo kuduherana ahubwo izabubyaza ishimwe. Amen
Imana ibahe umugisha

Ariko noneho Uwiteka yakuremye wowe yakobo kandi akakubumba wowe Isilayeli,aravuga ngo witinya kuko nagucunguye,naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe ,nuca no mu migezi ntago izagutembana .Nunyura no mu muriro ntago uzashya, kandi ibirimi by’umuriro ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe ,Uwera wa Islayeli umukiza wawe ( yesaya 43:2-3)

Aya ni amagambo y’ubuhanuzi yahanurirwaga ubwoko bw’Abisilayeli kubwo gucungurwa Imana yabo ari nayo yacu yari ibafitiye, ubu rero ni ubuhanuzi bukomeye cyane akenshi natwe twizereramo tukizera ko Imana yacu izabana natwe mu buzima butandukanye tuba turimo. Gusa na none n’ubwo iri jambo turyizereramo hari igihe usanga abantu baryigishywa cyangwa bakarifata mu marangamutima yabo bakishyiramo ko kuba babaye abakozi b’Imana cyangwa kuba bakijijwe bagiye kuba mu mudendezo, nyamara si uko biri kuko Imana yashakaga kutubwira ko n’aho ibigeragezo by’abakiranutsi bizaba byinshi bikamera nk’amazi ahurura, ukageragezwa bikakumerera nk’umuriro ugutwika, humura uzabibamo byamara amaherezo niwizera uzabisohokamo amahoro.

Umukozi w’Imana Yeremiya Imana yaramusanze abwirwa ko yamumenye atararemwa munda ya nyina umubyara,ndetse ko Imana yamwejeje ataravuka maze imushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga Yose, maze Imana imwongereraho ko imuhaye ubutware mu ijambo ko ashyiriwe hejuru y’amahanga n’ibihugu y’abami kurandura no gusenya kurimbura no kubika,kubaka no gutera imbuto (Yeremiya 1:4-10), n’ubwo Yeremiya yakoze imirimo myinshi y’ubutwari yaje kugera aho yitiranya imvugo y’Imana nawe yiyumvisha ko kuba afite isezerano ry’Imana atakagombye guca mu bikomeye nk’ibyo yari agezemo niko kuvuga ngo “Ayii Uwiteka waranshutse nemera gushukwa, undusha amaboko nicyo gituma unstinda , mpindutse urwamenye umunsi wose,umuntu wese aranseka” ( yeremiya 20:7)
Bene data umurimo wo gukorera Imana ni umurimo usaba kwihangana cyane ko utaboneka mo umunezero mwinshi ariko ntago ari uko Imana yadushutse ntan’ubwo ari uko iduhima ngo yange gusohoza ibyo yavuze ahubwo imvugo yayo ni imvugo izimije kandi isobetsemo ubuhanga bisaba rero ko urushaho kuyegera kugirango hato utazatwara ibyayo uko wishakira bikaba byanakugusha.

Mwibuke Yohana Umubatiza ni umwe mubo Yesu kirisito ubwe yatangiye ubuhamya bwiza, yewe nawe ubwe yakoze umurimo ukomeye wo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza ndetse agera n’aho Imana imuha Kubatiza yesu ariko nawe yageze muri gereza cyane ko yumvaga ntacyamuhangara ari kumwe na yesu, amutumaho ati mumumbarize ngo Ese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi? ( luka7:18), nyamara Yesu yamusubije agira ati Umurimo w’Imana uracyakorwa nyamara hahirwa iwo ibye bitazagusha.

Muby’ukuri Imana Twizeye ntago yahindutse iracyadukunda, ndetse yiteguye no kutugirira neza ahubwo birakwiye ngo imvugo yayo tuyisobanukirwe kuko akenshi hari igihe tuyumva nabi bigatuma tuyi vovotera tukayishyiraho urubanza, ariko yaba twasobanukirwaga n’imvugo yayo ubuzima bwa hano mu isi twazabusoza tutagushijwe n’iby’Imana ahubwo bikatubera inkomezi.

Bukeye Elisa arapfa baramuhamba. Undi mwaka utashye ,ibitero by’abamowabu bitera icyo gihugu , bucyeye hariho abajya guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe ,bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka , arabaduka arahagarara ( 2 abami 13:20-21)
Umuntu w’Imana Elisa bibiliya imuvugaho kuba yaritanze cyane mu murimo w’Imana, ndetse Imana nayo ikabimukundira ndetse ikamuha n’impano zirimo gukora ibitangaza byinshi cyane, nko guhanura, guhumanura amazi ,gukiza wa mupfakazi umwenda, gukiza imboga uburozi, gukiza Namani umugaba w’ingabo z’I Siriya Ibibembe n’ibindi, icyatangaje benshi rero ni uko na nyuma yo gupfa kwe Imana yerekanye ko nta mukiranutsi upfa gupfa, byagaragaye ubwo amagufwa ye yazuraga umuntu bari bagiye gushyingura.

Mu by’ukuri hari igihe abantu bakerensa imbaraga z’Imana zikorera mu bakozi b’Imana ahari bagakeka ko ari abantu basanzwe, ariko ntago aribyo kuko Umuntu wemeye akanga kwanduzwa n’ibyisi,akihana ibyaha, agaha icumbi Yesu christo agatura muri we, Uwo ni umuntu udasanzwe, abitse amabanga y’Imana muri we, ni nawe umwanditsi wa Zaburi 118:17 yavuze ngo “Sinzapfa ahubwo nzarama ,ntekerereze abantu Imirimo Uwiteka yakoze”.

Kuri ubu Twumva inkuru za Yobu na Aburahamu tugakomera mu kwizera, twakumva ibya Pawulo tukuzura umwuka Wera n’abandi bakozi b’Imana benshi, ariko wakagombye gutekereza ngo Ese abazumva ibyanjye nawe mu myaka iri imbere aho bazifuza kugera ikirenge mu cyawe cyangwa bazagira ipfunwe ryo gukomoka mu muryango uvukamo ? Bazakwibukira ku ki?

Bene data birakwiye ko Tugira Imirimo myiza tukiri mu isi kuko Uretse no kuba ituma tuba abo kwifuzwa mu bo tubana nabo Imana izanayiduhembera, ni byiza ko wakorera Imana bigishoboka kuko hari igihe Umubiri uzaba umaze kunanirwa itakibashije, nyamara ukazaba uvuga uti sinejejwe nabyo ukifuza gusubiza iminsi inyuma bitagishobotse (umubwiriza12:8).

Birashoboka ko utajyaga ubiha agaciro, cyangwa wari umaze gucika intege ariko haguruka wireba inyuma, igihe ni gito tugataha iwacu, haranira gusiga umurage mwiza, mu isi umuryango wawe uzabyubahirwe, benshi bazahinduke ku bwawe, abandi bajye bifuza kuba intwari nkawe kandi abo bose banejejwe n’ubutwari bwawe bagahinduka, Imana izabakwambikira ikamba, ndetse uzaka nk’inyenyeri zo mu ruturuturu nugera mu bwami bwayo, ariko bitari ibyo hazabaho gukorwa n’isoni ariko biragatsindwa n’uwiteka (Daniel 12:2-3)

“Nuko Yuda Iskariyota, umwe mu bigishwa wendaga kumugambanira aravuga ati” ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene? Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ariwe wari ufite umufuka w’Impiya, akiba ibyo babikagamo” Yohana 12:4-6
Muri Yohana 13:29 batubwira ko Yuda yari umubitsi w’amafaranga, noneho aha ku murongo wa 6 bakavuga ngo yari umujura, ngo ayo mafaranga yabikaga yajyaga ayibaho! Mbega akaga!

Aya magambo maze kuyamenya, hari ukundi kuntu nasobanukiwe Yesu ndetse nsobanukirwa no kubantu bamwe na bamwe tujya twita bene Data. Nasanze Yesu yihangana, nasanze Yesu adategeka ku ngufu umuntu ngo nakore ibyiza, nasanze hahandi avuga ngo nimureke urukungu rukurane n’amasaka abyubahiriza.

Kera nkiri umwana iyo numvaga ngo umuntu narinziko akijijwe wenda yibye, yasambanye… nahitaga niheba nkavuga ngo buriya nanjye inzira ijya mu ijuru izananira, ariko ndashima Imana ishoboza abanyantege nke. Birashoboka ko umuntu yaba ari umuririmbyi ndetse ukomeye ariko adakijijwe, birashoboka ko umuntu yaba avuga ubutumwa ndetse azi kubwiriza cyane ariko akaba adakijijwe nkuko Yuda yabanaga na Yesu kandi akiba ngo yari umujura. Ibyo rero ntibizaguce intege nubibona kandi ntibizakubuze gukomeza inzira ijya mu ijuru kuko agakiza ari akumuntu ku giti cye kandi Imana yihangana itegereje ko wenda umuntu yazisubiramo akihana amaze gusobanukirwa ko Imana ntacyo ihishwa.

Hari ijambo riri muri zaburi aho Imana ivuga ngo “ Ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpwanye nawe rwose,… “ buriya Imana ishobora kureka umuntu nka Yuda akicara mu itorero ndetse agakora n’imirimo ariko adakijijwe. Hari naho imugirira ibanga ….. nkuko Yesu yavugaga mu ibanga ibya Yuda , ngo atamushyira hanze! Ibaze nawe pe!

Usanze umeze nka Yuda, uyu waba ari umwanya mwiza kuri wowe wo kwihana kandi ubaye wari umaze gucibwa intege na ba Yuda bo mu itorero, wakongera ugakomera kuko bibaho, kandi Yesu akabyihanganira. Si igikuba gicitse rero ! Yesu abashoboze

Yesu ararira’’(Yohana 11:35)

Uyu murongo mu by’ukuri ni mugufi cyane muri Bibiliya ugizwe n’interuro imwe kandi ngufi ariko ubutumwa buyikubiyemo burisobanura. Ni igihe Yesu ajya kwa Lazaro akamuzura ariko mbere yabanje kureba ukuntu abantu bose bitwaye mu kibazo biramuriza! Uretse rero aha hari n’ibindi byinshi bishobora gutuma Yesu arira!
Duhereye mu gihe cye Yesu,yakoze umurimo wari wamuzanye kandi neza abikorana ubuntu bwinshi n’urukundo. Uyu mwami yarababajwe bikomeye, ababarizwa abantu kandi ababara mu mwanya wabo. Yababazwaga cyane no kureba abantu b’isi bose bishwe n’ibyaha ndetse n’ingaruka zabyo ntawo kubarengera. Umutima wa Yesu wazirikanye cyane akaga isi yazaniwe n’icyaha, kandi yarebaga abantu nk’intama zitagira umwungeri ahubwo zitataniye ahantu henshi hatandukanye bimutera kwitanga.

Hari amagambo aboneka muri Zaburi 109:4-5 ” Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya, ariko jyeweho nitangira gusenga, ku neza nabagiriye banyituye inabi, ku rukundo banyituye urwango’’.
Ndababwira ukuri y’uko Yesu yahuriye n’agahomamunwa mu isi yaratutswe, acirwa mu maso, ashinjwa ibyaha na bose nta cyaha yakoze, ahinduka icyaha, aba nk’umunyamahanga mu gihugu cy’iwabo, aba impunzi, ahigwa n’igihugu cyose, abwirwa nabi n’uwagombaga kumubwira neza, ibi byose iyo umuntu ahuye na kimwe muri byo mu isi usanga yaciye igikuba rimwe na rimwe ashobora no kukubwira ko ibyo yifuza natabibona ava ku Mana, ukaba wagira ngo gukizwa ni inyungu z’Imana nkaho atari ize bwite.

Dore ikigaragaza ko byose yabikoze kubwacu ‘’Ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro, nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumutiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha’’ (Yesaya 53:4-5)

Yesu, mu nzira y’umusaraba yose yanyuze yari uwamenyereye intimba, yibukaga ko bavuze ngo hahirwa uje mu izina rye bishimye hanyuma bakamushinja mu ba roma ngo nabambwe bikamubabaza, akava mu murwa Yerusalemu yikoreye umusaraba ajya i Gologota aho yagombaga kuba igitambo cy’isi yose kugira ngo tubone agakiza.
Tugarutse gato kuri uyu murongo mugufi wa 35 mu gice cya 11 ho muri Yohana, usomye aya magambo nubwo ari magufi ariko yerekana umutima w’Imana n’imbaraga cyangwa se agaciro n’ukuntu ibabazwa cyane no kubona umuntu wayo apfira mubyaha.

Reka nsoreze aha ariko ngira ngo wongere utekereze niba ntahantu urimo ubabaza Yesu ukamutera kurira hari umuririmbyi wavuze ngo iyo usubiye inyuma ugakora ibyaha uba wongeye ukamubamba, yashakaga kugaragaza uburyo Yesu ababara iyo areba abantu banywa ibyaha nk’amazi kandi yarabapfiriye! Nshuti ntibikwiye gutera Yesu agahinda kugeza ubwo arira, haranira kumunezeza ntacyo uzamuburana ni umwami mwiza kandi mu mahanga Yose uwubaha Imana agakora ibyo gukiranuka Iramwemera kuko ntirobanura k’ubutoni, nawe yakubabarira, Amen!

IMBARAGA ZO KURWANYA NO KWICA ICYAHA MURI WOWE

· 1YOHANA 3:14-15
Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. 15. Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.

· 1THESAL 5:22-24 22
Mwirinde igisa nikibi cyose. 23 Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. 24 Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.

Icyaha cyose ni ubugome, kandi ubikora ni umugome ; ariko uwabyawe n’Imana ntakora ibyaha. Kuko tukimara gukizwa, tuba dutandukanyijwe n’ubuzima bw’icyaha. Tumaze kwinjira muri we adukuraho ibyaha, ntitube tukigengwa nabyo ; Yesu uba muritwe ntaba akitwemerera kugengwa n’ibyaha.

Iyo twinjije Yesu mu buzima bwacu, tubaho tudakora ibyaha ; ushobora gusitara ukagwa, ariko amaraso ya Yesu akatweza. UmuKristo ntagambirira gukora ibyaha, icyo nicyo kidutandukanya n’abadakijijwe. Gusa iyo usubiye inyuma, ukivuguruta mu byaha ; ibya nyuma byawe biba bibi. Usanga bene abo bantu basubiye inyuma, bavuga ngo ntibazarimbuka bonyine, bagashaka ko bazarimbukana n’abandi bantu. Twirinde abameze batyo !
Uyu munsi turibanda ku kwirinda ikibi n’igisa nacyo. Dufate ingamba zo kunesha. Emerera Yesu amareho imirimo ya Satani mu bugingo bwawe.

Icyaha kiba kimeze nk’ibuye ryinjiye mu rukweto ugenda, ntiryatuma ugenda neza, biba bisaba kubanza kurikuramo ukabona gukomeza kugenda. Natwe tuguye mu cyaha, ntitugakomezanye urugendo nacyo, tubanze tugikuremo, tubone gukomeza urugendo.utabikoze utyo nta migisha yo mu gakiza wabona, naho wakomeza gukora imirimo y’Imana, ntugira umunezero wo mu gakiza.

Hari utununga Satani yagiye asigaza, kugirango abantu batazagerayo, aba ari umwuka uzerera ushaka gusubiza abantu mubyo bahozemo, bikaba nka kwa kundi Farawo yavugaga ngo nimunjye kure. Twe kwishushanya n’abiki gihe. kandi twirinde igisa n’icyaha ; ubwacyo si icyaha, ariko kikwibutsa ibyo wahozemo ukiri mu isi y’umwijima. Ikintu cyose ushidikanyaho, ujye ukireka ku bw’umutima uhana.

Rwana intambara yo kwikuraho umugayo wose. Intambara yo mu isi, ni uko Isi ishaka ko dusa nayo, ntiyemera ubuzima bw’umwuka tubamo ; umubiri nawo ushaka kudutwaza igitugu, ariko abari muri Kristo Yesu nta teka tuzacirwaho.

Satani aturwanya atajenjetse, azi aho tugirira intege nke, akaba ariho aduterera. Tube maso ! Ubugingo burahenze, ushyire imbaraga aho utererwa ; urwane intambara nziza yo kunesha ibyaha.
Ikidufasha kunesha icyaha ni Ijambo ry’Imana, rikatwezaho ibyaha (Ezekiel 36:25-27) ; ubutumwa bwiza budushoboza no kunesha ibyiyumviro bibi, abantu bangana kubera imitekerereze mibi.nyamara tuba tugomba kwibwira amategeko n’amateka y’umwami Imana.

Ikindi kidufasha kunesha ni ukugira urukundo rutagira uburyarya (Abaroma 12:9-18) ; nibwo tunesha urwangano rwo mu mutima. Niba hari ibyo uretse uba ugomba kugira ibyo winjiza bisimbura ibyaha ; bitabaye ibyo uteraganwa n’imiyaga y’uburyo bwinshi, n’inyigisho ziyobya.

Iyo tumashe kunesha kamere, tuba tugomba kwera imbuto z’Umwuka Wera (Abagal 4:25-29 ; 5:22-). Niba uhuye n’ikigukomeretsa umutima, ntibukire ugikomeretse, ujye ushaka umwanya wo kugikuramo ugite kure.

Hari abantu bagenda bahinduka, ukaba wari umuzi nka mwenedata, wamusanga ngo akugire inama, akagushora mu bintu bibi, bikakunanira kubabarira, ariko iyo Ijambo ry’Imana rishoreye imizi muri wowe, ubasha kubabarira ( abakolosayi 3:10-17 )

Dukeneye imbaraga zo kurwanya icyaha muri twe. Amen
Pasitori Kanamugire Theogene,

Kuko uko atekereza ku mutima ariko ari (Imigani 23:7)

Burya ibyo dutekereza ni byo bivamo ibyo dukora n’uko twitwara. Ushoboye kugenzura no gutegeka ibyo utekereza, imikorere, imivugire n’imyitwarire yahinduka.

Ni ngombwa kurinda ibyinjira mu mitima yacu aha ni ukuvuga mu bitekerezo byacu, niyo mpamvu Salomoni yavuze ngo: “Rinda umutima wawe kuruta ibintu byose birindwa kuko muri wo ari ho iby’ubugingo bikomoka (Imigani 4:23).

Yakobo nawe yatwigishije ko ibyaha bitangirira mu bitekerezo (Yakobo 1 :13-15). Ibyo duhaye ikaze mu bwonko bwacu igihe kirekire bigera aho akaba ari byo dukora.

-Ibyinjira mu mutwe biza ari nk’ibitekerezo bikazabyara ibikorwa;

-Bya bikorwa bimaze igihe kirekire ubigenderamo bikabyara akamenyero;

-Ibyo wamenyereye gukora bigeraho bigahinduka imitereren yawe;

-Ya miterere yawe niyo ivamo uwo uzaba we.

Buri wese agomba kwitondera ibyo atekereza, burya uko utekereza niko uri, mu gutegeka ibyo umuntu atekereza ni byiza kwitondera ibyinjira mu mitwe yacu. Twahitamo guha umwanya ibitekerezo byanduye cyangwa se tugahitamo ibyera binezeza Imana.

Dore bimwe mu byo wakora ngo ugire ibitekerezo bizima bityo ubashe no gukora ndetse no kuvuga ibintu bizima.

1. Senga iri sengesho buri gihe uti: “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye” (Zab 52:12).

2. Ibitekerezo byawe bihe inzira, ibibi ubyime umwanya, nibiza ubisimbuze ibyiza ku ngufu. Dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomororere Krisito. (2Abakorinto 10:5).

3. Shaka uko wakuzuza mu bitekerezo byawe ibintu bigira umumaro, byubaka kandi bifite icyo byakungura bikungura n’abandi. Ibisigaye bene data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose, n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira. (Abafilipi 4:8).

4. Ihe gahunda mu byo ureba, wumva no mu byo usoma. Ntushobora kwibwira ko uzagera igihe utekereza ibyiza mu gihe wuzuza imyanda mu mutwe wawe kandi ku bushake, korera Imana; soma Bibiliya, ganira n’abaganira ibigira umumaro, maze nuhinduka mu bihora mu mutwe wawe uzabona n’imikorere yawe ihindutse. Kuko uko utekereza niko uzamera, ibitegeka intekerezo zawe bizategeka n’imikorere yawe.

Umwana yubaha se n’umugaragu akubaha shebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzuguza izina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. (Malaki 1:6)

Aya magambo yanditse haruguru ashimangira icyubahiro n’igitinyiro by’Imana, aho Imana ibibaza kuko abantu batayubashye kandi byari bikwiye, kuko icyubahiro cyayo nta wundi bazagisangira.

Dukwiye kwegera Imana dutekereza ko nubwo igira imbabazi nyinshi ariko kandi tukanazirikana ko ari Imana y’igitinyiro cyinshi ikwiye kubahwa muri byose. Umuntu yamenyera mugenzi we, ababyeyi, inshuti ndetse n’abandi ariko bene data nshuti dufatanije urugendo rugana mu ijuru twongere dukorere Imana dutinya kuko ifite igitinyiro cyinshi. Iyo urebye ukuntu abatubanjirije muri Bibiliya bajyaga imbere y’Imana yaba Moise, Yeremiya, Abraham, Petero, Paulo ndetse n’abandi mu magambo bagiye bakoresha ubona bagaragaza ko Imana ari ntagereranywa, ikomeye, iteye ubwoba mbega ariyo gutinywa no kubahwa n’abantu bose.

Hari igihe usanga umuntu asa nuwabanye n’Imana akagera igihe akayihindura nka mugenzi we k’uburyo ashobora gukora n’ibyaha ukagira ngo ntibibona, yanamureka akabikorana umurimo wayo yabimarana igihe kinini akagira ngo Imana irabyemera ariko ndagira ngo usome ubu butumwa wongere utekereze k’ukuntu Imana ikwiye guhabwa icyubahiro n’abantu bose. Umuntu wiyubashye mwisi iyo umuvugisha uritwararika, ukamuha agaciro kuko uziko agufiteho ububasha ariko mwene data Imana irenze abantu bose kuko niyo yabaremye bariho k’ubwayo. Kubwibyo dukwiye gukorera Imana dutinya kandi duhinda imishyitsa.

Ijambo ry’Imana rigira riti’’ Kubaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya(Imigani1:7) ubu butumwa nabwo bushimangira umumaro wo kubaha Imana, ukurikije ukuntu Imana yasabaga imyiteguro kugira ngo Abisirayeli babonane nayo ( Kuva 19) usanga ahantu hose twakagombye kwitwararika kugira ngo Imana ikomeze yubahwe mu mitima yacu, umushyikirano Imana yagombaga kubonana mo n’abantu byabasabaga ko babyitegura mbega nk’abiteguye uruzinduko rw’umuyobozi udasanzwe k’uburyo abantu bose bagaragara nta mugayo, niba tugomba kuzirikana ko Imana idahinduka ni iyo kubahwa iteka. Umwanditsi wandikiye abaheburayo yaravuze ngo’’Twegere dufite imitima y’ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yacu yuhagiwe amazi meza’’(Abaheburayo10:22)

Uhereye mu isezerano rya kera ukageza mu isezerano rishya ndetse n’uyu munsi turimo hari uburyo abantu dukwiye kwegera Imana dutinya. Aha ntibishatse kuvuga ko umutima ukwiye kutuvamo ariko biradukangurira kongera kuzirikana Imana dukorera ko ariyo kubahwa, ari iyo gutinywa no guhindira umushyitsi imbere yayo, ibi bizadutera guhora dushakisha mu maso hayo ariko dufite imitima itaducira urubanza kugira ngo tutayibabaza.

Ndashaka kubibutsa ko iyo umuntu abanye n’icyaha igihe kinini mu nzu yayo ntibivuze ko yamuretse cyangwa ibyemera cyangwa yababariwe ataracyihana, mwibuke ngo’’ Ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpwanye nawe rwose, ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe byose uko bingana’’(Zaburi 50:21) kandi nta gihishwe kitajya ku mugaragaro, Imana idufashe kuyikorera dutinya kandi iduhe gutunga imitima iboneye , Amen

Hirya no hino ku isi havugwa abantu baryamana bahuje ibitsina, birashoboka ko no mu gihugu cyacu baba bahari. Ariko ijambo ry’Imana ryamagana ubusambanyi aho buva bukagera.

Sodomu na Gomora hari hatuye abantu b’abanyabyaha bakabije mu busambanyi, kugera naho basambana n’abantu bitabahagije bashatse gusambanya Abamalayika (Itangiriro 19 ; 1-5). Loti kuko yubahaga Imana arabinginga ati : “Bene data ntimukore icyaha kingana gityo dore mfite abakobwa babiri batararyamana n’abagabo ndabasohora mubagire icyo mushaka ariko mureke aba bagabo.” Na Yobu kandi yababazwaga nibyo abaturanyi be bakoraga.

Ahari wakwibaza uti : “Kuki ibihugu bimwe na bimwe byemerera abantu baryamana bahuje ibitsina kubana bakajya no mu nsengero bagasezerana ?” Nibyo koko ibyo bibaho ariko ijambo ry’Imana ntiribyemera . Yaduhaye ubushobozi bwo guhitamo icyiza n’ikibi, irekera abantu uburenganzira bwabo bagakora ibijyanye n’irari ryabo ariko amaherezo bakazabona ingaruka (Abaroma 1 :26).

Imana yemera ko umugabo n’umugore we bakora imibonano mpuzabitsina, nk’uko tubisanga mu gitabo cy’imigani, cyanditswe na Solomo mwene Dawidi Umwami wa Isirayeri (Imigani 5 ; 15-18), aho agira ati : “Ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe, … amabere ye ahore akunezeza”, usomye uhereye ku murongo wa 5 ubona neza ko Imana yemerera umugabo n’umugore kunezezwa n’imibonano mpuzabitsina.

Ese koko urashaka kumererwa neza?

Ujye ushushanya ubuzima bwawe nk’umugozi umwe ariko ukozwe n’udushumi twinshi dufite amabara atandukanye.

Ibara rya buri gashumi rigaragaza ibintu bitandukanye bigize ubuzima bwacu nk’umuryango, akazi, amasomo, n’ibindi. Nufata uwo mugozi ukawushyiramo amapfundo, bizagutwara igihe ngo uyagwize; ariko kandi nunashaka kuyahambura bizagutwara undi mwanya. Buri pfundo rigaragaza ikibazo waba ufite mu buzima bwawe, bivuga ko nk’uko bitwara igihe ngo ibibazo bigwire, ni nako bitwara ikindi gihe ngo bikemuke.

Bijya bibaho ko ibibazo bikubana byinshi ku buryo wumva ntahantu na hamwe wakwerekeza ubishakira ibisubizo. Iyo bigenze gutya ujye wibuka ibyiza byose Imana yagukoreye (wibuke urugendo rwose mwakoranye), uyishime n’umutima wawe wose hanyuma uyizere izakuyobora mu nzira nyayo.

Burya ikibazo cya mbere dufite ni uko dushaka kugira ibintu bimwe dusimbuka kandi mu by’ukuri tugomba kubicamo, tuba dushaka ko ibintu byose biba vuba kandi bikoroha! Mu by’ukuri ntibitworohera kwihanganira kubana n’ikibazo kugeza igihe gikemukiye, iyi akaba ari nayo mpamvu dukene ubufasha buturuka ku Mana. Erega burya Imana ntijya ikererwa! Igira igihe cyo kudusubiza, na none kandi ikagira agahe gato ko gusa n’ituretse; ngo dutuze.

Bijya kandi bibaho ko ubona nta ntambwe n’imwe uri gutera mu buzima, muri icyo gihe Imana ntago iba iri guhambura amapfundo y’umugozi wawe. Yewe bishobora no kuzatwara igihe ngo ahamburwe, ariko kandi niwiyemeza kujyendera mu nzira zo kwihangana; bitinde cyangwa bitebuke, uzabona insinzi mu buzima bwawe ndetse uzaryoherwa n’amahoro wifuje igihe kitari gito. Umwanditsi w’iyi nyandiko Joyce Meyer, avuga ko yigeze kumara igihe cy’imyaka 14 ategereje igisubizo kiva ku Mana, hanyuma akagira inama abasoma ubu butumwa agira ati: icy’ingenzi si igihe ikibazo cyawe kizamara, ahubwo ni ukudacika intege kandi ntuzave mu masezerano”.

Nk’uko Joyce Meyer akomeza abivuga, nuzajya wumva ushaka kumererwa neza, ujye wibaza uti “ese koko ndashaka kumererwa neza”? Akomeza avuga ko hajya habaho abantu badashaka kumererwa neza cyangwa se gukira ibikomere batewe n’amateka mabi. Mwene aba bantu, baba bumva ibibazo byabo barabimenyereye ku buryo bumva ari bimwe mu bigize ubuzima bwabo.

Hari abantu basa n’abanezezwa no kugira ibibazo, bikagenda bikaba ikibaranga (identity). Ibi bibazo biragenda bikaganza imitekerereze yabo, imivugire, n’ibindiIyo ufite ikibazo gikomeye cyane, ushobora kugera aho wumva aricyo ntumbero y’ubuzima bwawe (focal point of your life); gusa uragirwa inama yo kutagwa muri uwo mutego wo gutumbera ikibazo. Nuramuka utumbereye ikibazo, kizaganza ibiganiro ugirana n’abantu batandukanye, ku bw’iyo mpamvu ntuzareke ngo ubuzima bwawe butwarwe n’ibibazo n’agahinda.

Niba ushaka gukira ibikomere no kumererwa neza, birakwiye ko ureka kwitwaza ibikomere byawe ngo ubere abandi ikibazo cyangwa se umutwaro.

Muri aka kanya wari ukwiye gutanga icyifuzo ku Mana, ukayibwira ko utazongera gutakaza umwanya wawe utekereza ku bibazo byawe; wiyemeze kandi ko utazongera kwitwaza ibibazo byawe nk’imbago igufasha gucumbagira, utangire ubeho ubuzima bwuzuye (live to the fullest) utumbereye ibyiza Imana igufitiye mu bubiko bwayo.

UMUHOZA N. Jessica

Ni muze tujye inama niko Uwiteka avuga naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera (yesaya 1:18)

Imana ni umutunzi w’imbabazi, izi intege nke zacu uko zingana kandi yiteguye kutugirira ibambe n’imbabazi kuko ibizi neza ko tuzikeneye. Biragorana cyane kugirango umuntu abone agakiza, ave mu byaha, nyamara nyuma yo kukabona iyo arangaye gato nta kabuza asubira inyuma ndetse akaba yanagwa akava mu byizerwa , Bene uwo Satani amutwaza igitugu akamukoza isoni, akamwihebesha ndetse akamuteza imbaraga z’abadayimoni zo gukora bimwe mubyaha yatinyaga gukora cyera.

N’ubwo bene uyu muntu bimukomerera kongera kuva muri ibyo byaha, ku mana nta kidashoboka kuko ihora yinginga umutima we inyujije mu ijwi ry’umutima nama cyangwa se mu zindi nzira, icyo yifuza ni uko uwo muntu yayemerera akayikingurira ikinjira muri we ikahagira ikicaro bityo ikaba ariyo imuhindura ikamwifatira kuko we atakibashije kwifata.

Birashoboka ko nawe muri iyi minsi wumva warasubiye inyuma, ntukigira umunezero munzu y’Imana kubera icyaha satani yakugushijemo, ntukiri uwo kwizerwa, nawe wumva nta byiriniro by’ejo hazaza, Satani yamaze kukwihebesha akumvisha ko byarangiye utababarirwa, ariko uyu munsi niwumva ijwi rikuburira ntiwinangire umutima wawe, kuko nawe uri mubo Yesu yapfiriye, aragushaka,mwemerere uve muri ibyo byaha kuko nta mahoro ushobora kuzabonera muri ibyo urimo.

Hari benshi uzi ubwawe bari babi inyuma yawe, abandi mwafatanyaga gukora ibyaha nyuma yo gusubira inyuma kwawe, ariko ubona ko bahindutse bakakira Yesu, bakongera bakaba abo umwamiImana yishimira,uyu munsi nawe mwemerere arakugirira ibambe, shaka uwiteka bigishoboka ko abonwa mwambaze akiri bugufi, sezera ku ngeso zawe mbi kandi wizerere mu ijambo ry’Imana kuko ribayeho ku bw’impamvu kandi ntirizagaruka ubusa ahubwo rirasohoza icyo Imana ishaka kuri wowe , kuko ryagutumweho ( Yesaya 55:6-11).

.

INTEGO: UKWIZERA KUBESHAHO

Ibituma amasengesho atumvwa ni ibyaha, gusaba nabi ndetse no kutizera. Ubwo kwizera gufite umumaro, tukuvugeho.

Hari ibintu umuntu abona kuko yakoze, kubw’imbaraga ze, ariko hari n’ibyo umuntu aheshwa no kwizera.

Heb.10:38 Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira."

* Hari ukwizera mu buryo rusange, ni karemano. Niko umuhinzi akoresha akabiba imbuto ze mu gitaka ategereje imvura. N’ibindi binyabuzima bibeshwaho n’uku kwizera. Niyo mpamvu umuririmbyi agira ati "umpe kumenya ibyo nigishwa n’inyoni n’uburabyo..."

* Hari kandi n’ukwizera Umwami Yesu, kandi guhesha ubugingo. Uku kwizera niko kwakijije wa mujura wabambanywe na Kristo, ntiyamubona nk’utagira icyo amara kandi ari ku musaraba, amubona nk’Umukiza ! Ibyo byamuhesheje kuba muri Paradizo.

* Hari ukwizera umuntu abasha kugira akabona ibyo atari kuzabona iyo atizera.

Kuriya kwizera kwa karemano, ntabwo ari kamara ngo ibyo kutubwiriza bibe koko. Cyane muri ibi bihe tubonamo nk’imvura n’izuba bitakigenda uko byahoze. Kera, umwana wagiraga amahirwe yo kwiga yabaga yizeye kubona akazi nubwo atagasaba, ariko siko biri ubu. Niyo mpamvu rero ubu ubwo ibintu bitagenda nk’uko bitegerejwe, Imana Nyir’ubuzima iduhitiramo kubeshwaho no kwizera.

Utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. (Heb.11:6).

Niba tuza gusenga mu masaha y’ikiruhuko, biradukwiye ko tuyizera. Nituyegera tutayizeye, bizatugwa nabi. Niko byagendekeye Abisiraheli bagenda bagwa mu butayu.

"Nutizera Imana ntuzajya mu ijuru habe no kurica umutaru".

Zakariya yari umutambyi mukuru, agera mu zabukuru ataragira umwana, agendererwa na Marayika Gaburiyeli anamumenyesha ko azabyara umuhungu kandi avuga n’ibizamuranga. Ariko ntiyabyemera, bimuviramo kugobwa ururimi. Niko bigendekera utizera.

Mu gihe Samariya yari yaragoswe n’Abasiriya hakaba inzara kugeza ubwo barya n’abana, Elisa yahanuye ko bucya ibyo kurya byabonetse ; ariko umugaragu w’ibwami arabihakana ko bitashoboka. Elisa amubwira ko azabirebesha amaso ntabirye kandi niko byagenze. Ibyo byatewe no kutizera.

Nta muntu n’umwe wigeze asanga Yesu yizeye afite icyo amukeneyeho ngo atahe atakibonye. Icy’ingenzi ni ukwizera. Ukwizera kw’abazanye umurwayi kwa Yesu bagatobora igisenge kwaramukijije. Uku kwizera niko kwakijije wa mugore wari urwaye imyaka cumi n’ibiri yose. Ibyo gukora ku ncunda z’imyenda ya Yesu ntibyasabye ko abyigishwa ; nawe kora ibyo ukwizera kukubwirije urabona gukora kw’Imana.

Ukwizera kwa wa mugore w’umunyakanani niko kwatumye anezererwa no kugereranywa n’imbwa, kandi bimuhesha kubona ibyo yasabye Yesu yizeye. Umutware w’abasirikare yarakugize, umurwayi we akira Yesu atarahagera, Halleluya !

Biragukwiye kubeshwaho no kwizera. Mukundwa, bikubere uko ubyizeye.
Pasitori Uwambaje Emmanuel

Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.(Imigani 4:23)

Kuba mu isi umuntu aba afashe igihe mu ntambara ariko abanzi 3 bakomeye dufite n’isi, Satani n’ umubiri ibindi byose biturwanya byiyongera kuri aba banzi. Bibiliya itubwiye ko dukwiriye kurinda Umutima kuko niwo uhirwa bitewe n’uko ubitse ubutunzi bukomeye (ubugingo)

Mu isi ahantu hari ubutunzi harindwa mu buryo bwizewe ese natwe dushira imbaraga mu kurinda imitima yacu?

Uramutse ubashije kurinda ururimi rwawe, amaso yawe, amatwi yawe, ibirenge byawe umutima wakoroherwa.

Dusenge ngo Mana duhishurire ubutunzi dufite kandi uduhe imbaraga zo kuburinda amen.
Pastor [email protected]/+250788422984

Ntugafate ibyemezo bishingiye ku bwoba

Imikorere y’Imana mu by’ubukungu ntabwo ihwanye n’iy’isi. Uko byagenda kwose,ntabwo tugomba kugira ubwoba kuko Imana iradukunda. 1 Yohana 4:18 hatubwira ngo, Mu rukundo ntiharimo ubwoba...

Urukundo rw’Imana ni rwo rufatiro-ngiro rw’ubuzima bwacu kandi ntabwo ruzanyeganyezwa na gato n’uko ibibazo byaturenze. Dukomeze kwizera ko ibitubaho byose Imana ishaka kudutabara kandi byatuma ireka ibyo yakoraga kugirango imanukire kudukemurira ibibazo byacu bya buri munsi.

Menya Isoko Yawe

2 Abakorinto 9:10 hatubwira ngo, Iha (Imana) umubibyi imbuto n’imitsima yokumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zogukiranuka kwanyu.....

Imana niyo itugaburira mu by’ubukungu; imirimo dukora ntabwo ari yo soko yacu ahubwo ni Imana. Rero iyo imirimo yabuze ntitugomba kubura ibyiringiro kuko Imana idakumirwa. Imana ikomeza kutugaburira mu bundi buryo tutatekereza cyangwa ngo tubwibwire mberey’igihe. Matayo 6:26 hongera kuturema umutima hagira hati niba Imana igaburira inyoni twizererwose ko ishobora kutugaburira natwe.

Shakisha kugira muri wowe Umutima w’ubugwaneza

Namenye yuko uburyo bwiza bwo gukoresha neza amafaranga ni ukuyatanga. Iyi ni ingingo nyamukuru yadufasha gukurikiza amahame ya Bibiliya mu by’amafaranga. Kandi dukeneye gukomeza gutanga cyane cyane mu bihe byo guhinyuzwa mu by’amafaranga.

Uko turushaho kumvira Imana mu by’ubukungu bwacu tugatanga dufasha abandi Bantu niko Imana izarushaho gutuma abantu batugirira. Byoroshye bene ako kageni. Imigani28:27 havuga hati, Uha abakene ntabwo azakena…....

Koresha ibyo ufite

No mu bihe bigoye cyane birashoboka ko ushingiye ku mahame ya Bibiliya wabaho ubuzima buzira umwenda. Abaroma 13:8 haratubwira ngo Ntitugomba kugira undi mwenda wose keretse uw’urukundo...

Umugabo wanjye Dave ajya avuga ngo nitwiga kubaho bingana n’uko twinjiza, cyangwa bingana n’imbago zacu nibwo Imana izaduha Umugisha ikatwagurira imbago hanyuma tugatunga dutunganiwe. Luka 19:17 hatubwira ko Imana inezezwa n’uko tubaye abizerwa tugatunganira mu tuntuduke. Nitubishobora havuga ko Imana izatwegurira byinshi.

Tangira kwishyura ukoresheje amafaranga afatika

Biroroshye cyane gukoresha ibyuma n’amakarita tukibagirwa ko hari amafaranga menshi apfa ubusa. Niba ugerageza kugabanya umwenda wawe kujya utanga amafaranga y’inote kuri buri kintu uguze. Biroroshye cyane kuzigama no gukoresha neza amafaranga yawe iyo uyafite mu ntoke zawe.

Ntacyo bitwaye gukoresha amakarita n’ibyuma by’amafaranga niba uzabasha kwishyura ikiguzi cyabyo bitaguhungabanyije. Icyo nshaka kuvuga ni iki: Ntabwo ari byiza kowagera aho umutima wawe watwaye n’imyenda cyane kugeza aho wibagirwa Imana.

Umwanzi arashaka ko uhora utinya ejo hazaza hawe. Rero intego yawe nyamukuru igomba kuba guharanira kwishimira uyu munsi ubuzima Yesu yapfiriye kugirango aguhe.Kora uko ushoboye kugirango ubeho mu gukiranuka, amahoro n’umunezero hanyuma umwiringire kugirango akore ibisigaye.

source: Joyce Meyer

Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu. Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.” Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe. Matayo 19:25-27

Uko bisa kose umuntu wese afite igihe yaba yararebye iburyo n’ibumose, imbere n’inyuma ukabona ufungiranye ahantu hagati y’inzugi nyinshi bigoye kubonera urufunguzo. Bene iki gihe kubona igisubizo biba bigoye ndetse cyane kuburyo hari ubwo wumva utazi ikizakurikira.

Ariko umva inkuru nziza, Yesu afite urufunguzo rwa buri rugi muri izo, rwaba uw’akazi, indwara se, ushaka agakiza cyangwa se ibindi bikomere by’uburyo butandukanye, humura Yesu afite urufunguzo.

Umva ikindi kintu burya buri rugi rukenera urunguzo rwarwo rw’umwihariko.Iyo ahantu hafungishijwe ingufuri, ntiwahafunguza urw’iserire ngo bikunde, kandi amaserire nayo aratandukanye, buri rugi ruba rukeneye urufunguzo rwarwo.

Iyo hakenewe agakiza, ntabwo Yesu atanga imigati gusa, igisubizo cy’inzara ni ukurya, urufunguzo rw’amadeni ni ukwishyura, n’ibindi. Icyo nifuza ko umenya ni uko Yesu atibeshya imfunguzo, urugi rwose ruri imbere yawe arufitiye urufunguzo.

Mu magambo twasomye haruguru ni igihe Yesu yari ku musaraba hanyuma Yohana na Mariya bumvaga babajwe nuko apfuye batari babyiteze. Mariya yibazaga ukuntu birangiye umwana we atewe imisumari, agashinyagurirwa bingana kuriya mu maso y’abantu bose, birumvikana hamwe n’impuhwe za kibyeyi byari bikwiye kumubabaza.

Yohana nawe byaramubabaje cyane, yari akiri muto kandi Yesu yaramukundaga, yari abuze intwari ye, umwigisha, yari akeneye guhumurizwa. Yesu abitegereje niko kubwira buri wese ashingiye ku kibazo afite. Yabwiye Mariya ati ‘’ Dore umwana’’, hanyuma abwira na Yohana ati ‘’Dore nyoko.’’

Mu yandi magambo Mariya yari abuze umuhungu we, Yesu aramushumbusha. Yohana abuze umwigisha kandi akeneye ihumure none ahawe umubyeyi. Yesu yatanze imiryango ku musaraba, yatanze ababyeyi atanga n’abavandimwe.

Yesu akinguza urufunguzo bitewe n’urugi kuko areba mu mitima akamenya ikibazo cya buri wese. Mbese ukeneye ko Yesu agufungurira? Niba ubishaka ngwino ku birenge bye, urahavana igisubizo nk’uko byagendekeye Mariya na Yohana.

Imana igukingurire mu izina rya Yesu, Amen!

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, iyo usomye ubutumwa Yohana yahawe kugeza ku matorero, ubonamo abiri muri yo azaba atandukanye mu bihe bya nyuma. Filadelifiya na Lawodokiya. Usomye neza usanga yose ari abageni ba Kristo biteguye ubukwe bwe buzaba ubwo azaba agarutse kujyana itorero. Usanga umugeni umwe nubwo yarambagijwe ariko aranengwa imyitwarire, undi agashimwa akaniringizwa ibyo azabona nakomeza kwitwara neza mu bihe bye.

Reka tuvuge ko kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo kuri bugufi, ni ukuvuga ko tugeze mu bihe biheruka ibindi kandi natwe twakwishyira muri rimwe muri ariya matorero afatwa nk’abageni bategereje umukwe (Kristo).

Noneho ikibazo kiri kutubaza ngo mbese duhisemo kuzataha ubukwe nk’umugeni w’icyubahiro cyangwa nk’indeberezi mu birori? Ese duhisemo gutaha ubukwe nka ba bakobwa b’abanyabwenge cyangwa ba bandi b’abapfapfa?

“Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.’’ Matayo 25:1,..

Ab’abanyabwenge babaye maso amanywa n’ijoro bahorana amavuta mu matabaza yabo kuko bari biteguye ubukwe. Mu yandi magambo bahoraga bari hafi y’Imana, biteguye ko umukwe aza kugira ngo ahari atazasanga bahugiye mu by’isi, yaza akabasiga.

Umugeni wa Yesu nyawe azaba wa wundi wamutegereje akageza umunsi azazira. Umugeni wabwiwe neza mu gitabo cy’ibyahishuwe yabwiwe ko yitondeye ijambo ry’Imana, akihangana ntiyihakane Yesu, akarinda kwizera kwe. Aya magambo yabwiwe itorero rya Filadelifiya ariwe twise umugeni witeguye neza ubukwe.

Undi mugeni utari mwiza ni itorero ry’i Lawodokiya, Bibiliya yatubwiye ngo Imana izamuruka kuko adakonje ntanabire, kuba akazuyazi azabizira. Ni ukuvuga uyu mugeni yemera abo abonye bose, ntiyabaye umwizerwa ngo ategereze umukwe wamusabye, akanamukwa amaraso ye.

Mu bisanzwe, umugeni wabonye umurambagiza bikamenyekana ko ari we mugabo we w’igihe kizaza,asabwa kwitwararika no kuzinukwa abandi bagabo.

Nta muhungu wagusaba ngo yishimire ko ukomeza gukururana n’abandi bahungu kandi uri umugeni we (Fiyanse), ahubwo aba yifuza ko witonda ugategereza umunsi azaza kugutwara, akakuvana iwanyu mukabana ubuzima bwanyu bwose.

Iyo ugaragaje imyitwarire itari myiza, bishobora kugira ingaruka ku bukwe bwawe, wenda ntibube cyangwa bukagira izindi nkomyi bitewe nawe.

Natwe itorero ni ko tumeze turi umugeni wa Kristo. Kuba twaramwemeye dukwiye kuzinukwa ibindi byose kugira ngo umunsi azaza azasange twiteguye. Ntiyifuza na gato ko tumere nka rya torero ry’akazuyazi, ahubwo arashaka ko duhitamo kimwe.

Haracyariho amahirwe niba wari utangiye guca ku ruhande dore inama ijambo ry’Imana ryatugiriye ‘’ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.’’ Ibyahishuwe 3:18

Imana idushoboze kuba maso kugeza igihe azazira.

Ku babyemera ko Imana ivuga bakwemera ko ishobora no gutanga amasezerano. Ubundi wenda umuntu yanavuga ko dukwiye kwemera ko Imana ivuga kuko mu byo ishoboye byose ntiyananirwa kuvugisha ubwoko yaremye. Ese iyaremye iminwa yananirwa no kuvuga?

Amasezerano Imana itanga ni uburinzi, muyandi magambo ni ubwiteganyirize (Assurance). Iyo uguze ikintu ugahabwa ikitwa garanti iyo kigize ikibazo muri icyo gihe baguhaye ugisubizayo, iyi garanti niyo turimo kugereranya hano n’amasezerano Imana itanga, yaba ayo iha abantu bayo cyangwa ayandi mu ijambo ryayo (Bibiliya).

Iyi garanti twabuze uko twita neza mu Kinyarwanda, ikubiye mu masezerano Imana itanga ntibuza imiyaga kuza, ntibuza ibibazo kukugeraho, ariko uyu munsi umenye ngo nubwo byaza ujye ukomeza kugirira Imana icyizere, urusheho kuyikiranukira kuko irinda ijambo yavuze kugira ngo irisohoze. Uku gukiranuka no kuyiguma hafi ni bwo buryo nawe urindamo amasezerano yawe. No mu bisanzwe uramutse usezeranye n’umuntu ahantu muzahurira yagaruka akakubura ntacyo wamubaza.

Aya magambo yigeze kuyabwira Yeremiya umunsi umwe, yamweretse inkoni irangije iramubaza ngo uruzi iki? Arayibwira ngo nduzi inkoni, nibwo yatuje akanwa kayo ko ariko irinda ijambo ryayo ngo irisohoze, ni iyo kwizerwa rero no kubikora izabikora. Yeremiya1:9
Iyo Imana iguhaye garanti y’isezerano, hashobora gucamo ibintu byinshi bikomeye, satani akazana amajwi menshi akwereka ko bitazaba, nawe wabona bitagenze uko wabitekerezaga ukiheba ugata umutwe, ariko ntibikwiye. Urebye inzira Dawidi yanyuzemo mbere yo kuba umwami nk’uko Imana yari yabimusezeranije, nibwo wakwemera ko n’ibyawe bizasohora.

Utekereje Yozefu agurishwa na bene se, ajugunywa mu rwobo, ajyanwa mu nzu y’imbohe n’ibindi bibazo byinshi, ntiwari kumutekereza kuba umuntu ukomeye. Inzira zose Imana yamunyujije hazaga ibikomeye ariko Imana ikibuka ijambo yavuze, ikamurinda.

Imana yatanze iyi garanti, irakurinda kandi burya si wowe iba irinze ukurikije ijambo twasomye iba irinze ijambo ryayo yavuze, niyo mpamvu uzabona unyuzamo ukajya ku ruhande ikakugaruza ineza yayo.

Iyi garanti wafata nka kumwe umuntu aba afite ubwiteganyirize mu kigo runaka, ishobora gutesha agaciro amashuri y’abandi, imiryango ikomeye, amateka n’ibindi abantu bagize akamenyero, Imana ikabishyira ku ruhande kugira gusa ngo isohoze ijambo yavuze.

Uharanire kugira ubu bwiteganyirize butari nk’ubwo mu isi, kuko ikigo cya hano ku isi gishobora guhinduka, ariko Imana ntaho isinyisha, ibyo yavuze izabikora uko yabigennye, ntawe izagisha inama.

Humura ntizaca kubo mutabyumvikanaho, izakoresha inzira zayo. Wowe ufite umukoro wo gukomeza kuyizera, no kugendera mu nzira zayo. Naho byakomera uyiringira, ntabwo itinza isezerano ryayo, izaza ntizaceceka kandi iracyazirikana ijambo yasohoye mu kanwa kayo.
Imana ibahe umugisha. Amen!

Aramusubiza ati “ ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye sinkwiriye kwirina akaba aribyo mvuga?”Kubara 23.12

Aya magambo yavuzwe na Balamu ubwo yarabajijwe impamvu yamutumye kuvuma abisirayeli yarangiza aho kubavuma akabahesha umugisha.

Iyo usomye Bibiliya neza ugenda ubona ukuntu Imana yagiye ibana n’ab’ Isirayeli, bwari ubwoko yari yaritoranirije, ikindi yari yarabahaye amasezerano akomeye atarashoboraga kuvogerwa n’umuntu uwo ariwe wese. Balaki rero yari amaze kubona ko ari ubwoko bukomeye ubwo batsindaga abamori, barangiza bakabamba amahema mu gihugu cy’i Mowabu.

Uyu mugabo rero agira ubwoba ko nawe bashobora kumutera bakamutsinda niko gutuma kuri Balaki kugira ngo aze abamuvumire, kubw’amaturo yari ahawe yabuze uko ahakana yemera kujya kuvuma ubwoko yari azi neza ko butavumika.

Nubwo yabanje kuruhanya n’indogobe ye, yaruhanyije nayo ahagurutswa no kujya kuvumisha abisirayeli amagambo ava mukanwa ke ariko Imana imwuzuzamo amagambo y’umugisha, atangira kubahanurira ibyiza, nicyo cyatumye Balamu amubaza impamvu amutengushye, nawe akamusubiza ko icyo Imana yashyize mukanwa ke aricyo yakoze.

Ibi biratugaragariza uburyo uyu muhanuzi nubwo yitwararitse agahanura ibyo Imana yashyize muri we, ko yashutswe cyangwa se yakuruwe n’ingemu yohererejwe na Balamu, yazikubise amaso abura uko yikura mu mutego ariko mu byukuri Imana yari yamubujije. Cyakora kubwo guhatiriza Imana iramureka aragenda ajya kuvuma ubwo bwoko.

Nyamara ubwoko bw’Imana ntabwo buvumika, amagambo yo kubavuma Imana iyahinduramo umugisha.

Uyu munsi ndaguhumuriza mwene data nkubwira ngo ntiwongere gutinya, Imana burya ikuburanira udahari! Abisirayeli bo ntibari bazi ibiri kubera hagati ya Balamu na Balaki ariko Imana yo yari ihari, Imana yacu irakomeye ni Imana ihindura imivumo kuba imigisha.

Matayo 5:3 ‘’ Hahirwa abakene mu miytima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

Ubukene ni ijambo risobanura kubura ikintu runaka cy’ingenzi. Dukoresha iri jambo tuvuga ababuze amafaranga, ibiryo, imyambaro, n’ibindi bintu by’ibanze umuntu akenera.

Mu buzima busanzwe ubukene ni ikibazo gikomeye ndetse ni ibyago bigwirira umuntu. Mu buzima bw’Umwuka, ubukene busobanura ko umuntu abuze ibintu runaka imibereho ye y’Umwuka yifuza kandi ikeneye.

Ku ruhande rumwe, imwe mu ndwara zikomeye mu Mwuka ni ukuba mu buzima bwihagije, kumva ko umuntu ntacyo akeneye, ko ntacyo abura. Mu gitabo cya Luka, Bibiliya ivuga umufarisayo ndetse n’umutunzi bahuye n’akaga gakomeye ko kwiyemera mu Mwuka bikabaviramo ibyago bikomeye byo kutegera Imana.

Ku rundi ruhande, kumenya ubukene bwo mu Mwuka ni intambwe y’ingenzi buri mukristo nyawe agomba gutera. Ibi nibyo bibyara ishyaka ryo mu Mwuka, inyota yo kwegera Imana ndetse ni nayo ntangiriro y’ububyutse.

Ingero z’abantu baranzwe n’ubukene bwo mu Mwuka bikabaviramo amahirwe menshi. Muri bo harimo nka Nikodemu (Yohana 3). Uyu yaranzwe no gushaka Yesu nijoro agamije kumenya no gusobanukirwa.
Nk’uko tubikura mu mibereho ya Nikodemu, hari ibintu 3 biranga umukene wo mu Mwuka:

1. Guca bugufi
2. Kutanyurwa n’urwego umuntu ariho ndetse no guhora yifuza kumenya
3. Gukoresha amahirwe yose abonetse mu kwwiga no gutera imbere mu Mwuka.

Ukwiye kwiyumvamo ubukene bwo mu Mwuka, ugahora wahagizwa no gushakashaka uko wamenya ibyo Umwami Imana ishaka, waba ubaye umunyamahirwe mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha kandi ihaze inyota yawe mu buryo bw’Umwuka. Amen.

,……nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo.’’ 1 Yohana 2:1

Ubusanzwe mu isi iyo umuntu afite urubanza mu rukiko akenshi bimusaba kuba afite umuntu umwunganira. Uyu niwe umuvuganira mu mwanya we. Igikorwa bisaba ko mubanza mukicarana akiga urubanza, ukamubwiza ukuri kugira ngo azamenye ingingo yitabaza mukabona gutsinda urubanza.

Iyo umubeshyeho akantu na gato biramugora kuko ushobora gutuma bamubaza ibibazo bakamutega ntamenye aho agororera ibintu bikarangira mutsinzwe.

Natwe mu rugendo rugana mu ijuru, bijya gusa. Bibiliya yatubwiye ngo ntidukore icyaha, ariko kandi yibuka ko bishobora kubaho, hakurikiraho amagambo ari nayo twasomye haruguru ngo nihagira ukora icyaha, ibwiriza ni iryo kutagikora, ariko nibiramuka bibayeho, ngo dufite Umurengezi kuri Dta wa twese ari we Yesu Kristo ukiranuka.

Nubwo dufite umurengezi utwunganira ariko kandi burya ibumoso bwacu hari n’umurezi (uturega) ari we satani, uyu ahora aturega yerekana ko turi abanyabyaha no gukizwa byatunaniye, ariko Imana ishimwe yatanze Kristo ngo atubere Umwunganizi. Nimuhure ntitugipfuye abari muri we kuko nta teka tuzacirwaho. Abaroma 8:1

Bibiliya iravuga ngo ku bwa kamere na kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose, ariko kuko Imana ari umutunzi w’imbabazi yaduhinduranye bazima na Kristo. Abefeso 2

Satani aza kuturega yitwaje inyandiko nyinshi zidushinja ibyaha byose twakoze, agasobanura n’igihano cyari kidukwiye, ariko Imana ishimwe kuko Kristo ahita ahaguruka akemeza ko yamaze kwishyura ikiguzi cyose. Niwe utuvuganira kuri Data wa twese, wowe icyo usabwa ni ukumwegera ukamubwiza ukuri ibyo wahemutse byose, ukamwizera kuko abari muri we nta teka bazacirwaho. Umuhe urubanza rwawe azaruburana.

Nta mpamvu yo gukatirwa igihano cy’urupfu kandi dufite umwunganizi udatsindwa, tutishyura dusabwa gusa kubwiza ukuri kw’ibyatubayeho, akatuvuganira ku Mana, agatesha agaciro ibirego byose wa mubi aturega. Imana ishimwe cyane. Nkwifurije guharira ubuzima bwawe bwose Yesu!!!!

Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Yohana 15:13-15

Yesu ntabwo adusaba kumupfira, ahubwo adusaba kumwegurira ubuzima bwacu. Petero, umwe mu ntuwa ze yigeze kumusezeranya gupfana nawe kubera wenda uko yiyumvaga muri ako kanya, icyakora Yesu yahise amubwiriraho ko atabishobora, kandi koko byarangiye amwihakanye.

Ikintu Yesu akubaza kugira ngo ube inshuti ye ntigikomeye, ni ukwemera kumuha ubuzima bwawe gusa, ugakora ibyo agutegeka. Ugahita uva ku izina ry’ubugaragu, ukitwa inshuti ya Yesu. Ugereranyije n’icyo byari kugusaba iyo atemera gupfa, wasanga akazi gakomeye yarakarangije, icyo adusaba kitagoye.

Yesu yemeye gusiga ubwiza n’icyubahiro, aza mu isi mu gihe kingana n’imyaka 33, agamije gusa gupfira abantu batamuzi kugira ngo abakize urupfu rw’iteka, atubature mu bubata bwa Satani. Ibi yakoze birakomeye, niyo mpamvu ntawe asaba kubimwishyura, we aradusaba icyoroshye cyo gukora ibyo adutegeka, ubundi tugahita twitwa inshuti ze.

Yemeye gusiga icyubahiro cye, aza mu isi kugira ngo asohoze ubushake bwa Se wamutumye. Natwe rero hari icyo adusaba kugira ngo dusohoze ubushake bwe nk’uko nawe yasohoje ubwa Se (Imana).

Niba koko twemera kuba inshuti na Yesu, biradusaba kumuha ubuzima bwacu. Hari icyo bizagusaba birumvikana ariko ahubwo ukwiye kubikora wuzuye amashimwe kuko icyo yagukijije gikomeye kuruta icyo agusaba. Urugamba rwari rukomeye yararunesheje, urusigaye ntirukomeye.

Agakiza ntikakiri ikintu gikomeye kukageraho kuko igiciro cyari gihambaye Yesu yakishyuye, yadufatiye ifatabuguzi ry’imbabazi rihoraho, ubu icyo adusaba ni ukwegera umusaraba tukiyandikisha kuko mu bo yapfiriye natwe turimo.

Turashimira Yesu wemeye isoni z’umusaraba ngo aduhindure abaragwa b’ijuru, atwambure umwambaro mubi satani yri yaratwambitse, aduhindure abana b’Imana tubiheshejwe no kwizera amaraso Ye. Ni nde utamushimira ibyo? Akwiye icyubahiro mu mu mahanga yose. Izina rye rihabwe icyubahiro. Amen!

Ariko nkatwe abakristo ubu butumwa twahawe bwo gushima Imana uku kwezi kose budusigiye iki?

Abakristo benshi bamaze iminsi bakora imihango yo gushima Imana atari ugushima guturutse mu mutima, aho usanga hashima ababyaye cyangwa abakoze ubukwe, maze abandi basigaye bakaba bazi ko hari ituro ry’ishimwe ribanza mu materaniro tukaritura tutanafite icyo turi kuzirikana ibyo Imana yakoze.

Ijambo gushima Imana rivugwa inshuro zirenga 370 muri Bibiliya. Mu isezerano rishya iri jambo risobanura kuzirikana ubuntu twagiriwe kandi ubwo buntu ni impano y’agakiza twahawe ariwe Yesu Kristo.

Ishimwe ryacu ry’ibanze rikaba iryo gushimira Yesu ubuntu yatugiriye. Yesu agiye kujya mu ijuru ari gusezera ku bigishwa be mbere y’uko apfa yarababwiye ko hari amaraso ye agiye kumeneka kubwa benshi kandi abategeka ko uko bateranye bakwiye kujya bayibuka.

Abefeso 5:19-20 Paulo arababwira ati mubwirane Zaburi n’ibihimbano by’umwuka, kandi mujye mushimira Data wa twese mu bintu byose. Akenshi abantu dushimira Imana iyo ibintu bitangiye ndetse binasoza, ariko Imana yo yifuza ko tuyishima buri munsi, buri mwanya.

Urugero : usanga abenshi dushima umwaka utangiye ndetse unasoza nyamara Imana yifuza ko dushima buri gihe.

Dawidi avuga ngo ibyo Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki? We yari afite ibye ariko natwe buri wese ku giti cye afite ibyo yavuga Uwiteka yamukoreye. Aha Dawidi twakwibwira ko yavugaga uburyo Imana yamwimitse ku Ngoma cyangwa ukibwira ko yashimaga Imana ko yamurinze Sawuli nyamara sibyo yavugaga ahubwo yavuze Imbabazi Uwiteka yagiye amugirira, aho yavuze ati hari igihe ubugingo bwanjye bwari bugiye kugwa mu rwobo, ariko kubw’imbabazi z’Imana iramubabarira.

Aha nibwo yari amaze gukora icyaha cy’ubusambanyi na Muka Uriya, ndetse yica na Uriya, maze Uwiteka amutumaho umuhanuzi, nawe aca bugufi arihana ntiyifata nk’Umwami ngo areke kwihana ahubwo atakambira Uwiteka aramubwira ati ntumpwanye n’icyaha cyanjye ahubwo ungirire imbabazi, maze Uwiteka aramwunamura amugirira imbabazi.

- Impamvu ya 1 dukwiye gushima Imana ni : Imbabazi twagiriwe nayo bikaduhesha agaciro biturutse mu maraso ya Yesu
- Impamvu ya 2 yo gushima Imana nuko Imana yerekanye urukundo rwinshi ku muntu kuva ikimurema. Umuntu niwe waremwe nyuma y’ibindi. Mbere y’uko umuntu aremwa bigaragaraza urukundo Imana yamugiriye ubwo yabanje kurema ibizamutunga byose, ibona kumurema imuhereza bya bindi byose yaremye. Kandi ibyo bintu yaremeye umuntu itegeko Imana yabihaye nanubu biracyarikurikiza.

Yesu yaje kugirango hatagira abakomeza kuvogera itegeko ry’Imana.

Muri kamere muntu duhora twerekana ko ibyo Imana yaduhaye bidahagije, uko niko Satani nawe yashutse Eva amwereka ati harya iki giti Imana yababujije kukirya? Kandi Imana yari yabahaye ibihagije byo kubatunga ariko umwanzi akabereka ko hari ibyo Imana yabahishe.

Mu kumvira Satani barya ku mbuto Imana yababujije bibatera kwibona bambaye ubusa, bahunga mu maso y’Imana biremera ubucocero. Kubw’urukundo Imana yabakunze yica inyamaswa kugirango ibambike ibahisha ubwambure bwabo.
Urukundo rw’Imana nirwo natwe uyu munsi ruduhishe. Dukwiye kuyishimira urwo rukundo rwayo

- Impamvu ya 3 yo gushima Imana nuko yaduhaye kuba abavandimwe b’umwana wayo Yesu tubiheshejwe n’ubuntu bwayo.
Amaraso ya Yesu niyo yonyine aduhesha kuba umwana w’Imana, kuko isura y’inyuma yo abantu benshi bazi kuyibeshya cyane.

Mu buzima busanzwe iyo hari umubyeyi uri kwihakana umwana babasaba kubapima amaraso ( ADN) kugirango barebe ko bahuje amaraso, uko niko amaraso ya Yesu ariyo agaragaza ko turi abana b’Imana bitari iby’inyuma gusa.

Dukwiye gushimira Imana ubuvandimwe twaboneye muri Kristo Yesu.
- Impamvu ya 4 dukwiye gushima Imana nuko turi abaragwa b’ubwami butazahanguka. Abakolosayi 1: 12-13.

Amashimwe yacu akwiye kuba menshi kuko twahawe undi murage w’ubwami, dufite ahandi Imana yaduteguriye tuzaba.Ingoma zose zo mu isi zijya zihinduka ariko ubwami bw’Imana ntibuzahinduka kandi uwo murage tukaba twarawuhawe.
Dukwiye guhora mu buzima bushima Imana, atari iby’igihe runaka gusa ahubwo ari iby’iminsi yose.

Ijambo ry’Imana: Ibyo twahawe byose ni ku bwa Yesu no ku bwawe

“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi
uri bubaze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri uyijyane uyibahe
ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:27).

Biragaragara ko Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.

Birashoboka ko nawe Yesu hari ibibazo yagukuyemo bikomeye ntiwari kuhikura iyo atagutabara. Yesu sinzi imigisha yaguhaye uko ingana ariko nagirango nkwibutse ko ibyo utunze byose ari ku bwa Yesu no ku bwawe.

- Ibyo Imana yaguhaye kwari ukugira ngo ukorere Imana kandi n’ibibazo byawe bikemuke ariko abantu bamwe iyo bamaze kugira imigisha bakemura ibibazo byabo ntibibuka gukorera Imana. Ukwiye kubanza kwitanga wowe nk’ igitambo kizima
gishimwa n’Imana hanyuma ubutunzi bwawe na bwo bugakorera Imana(Abaroma
12:1-2).

- Umusore w’umutunzi yari yaritondeye amategeko ariko aje kuri Yesu amubwira ko yagenda akagurisha ibyo afite agafasha abakene, ahitamo kureka ubwami bw’Imana aho kugirango afashe abakene. Hari abantu bazabuzwa kujya mu ijuru n’ibyo bari barahawe n’Imana kuko byabananiye kubikiranukaho.

- Yesu ntituzamubona agenda n’amaguru ariko umugabane we hari aho yatubwiye tuzawumushyirira. Muri Matayo 25:34-40, hagira hati: “Nari nshonje muramfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo kunywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika nari ndwaye muransura nari mun zu y’ imbohe muza kundeba”.

Aho niho Yesu aba kandi dukwiye kumusanga; hari abazi ko umurimo w’ Imana
ari ukugira izina ryiza mu itorero, kuba ikirangirire ariko imirimo y’ Imana iruzuye n’ubwo tutayikora.

- Imana ikaguha akazi ukaba ukize ariko wajya gusenga ukavunjisha uduceri twa 5 ufite iza 5000 mu mufuka, ntube wafungurira umukene, ukagenda mu modoka wenyine, ukambara wenyine usengana n’abakene; utunze ku bwawe wibagiwe ku bwa Yesu.

- Akenshi Imana iduha umugisha idukuye mu bibazo igira ngo iduhindure umuyoboro
w’imigisha ngo igere ku bandi ariko kenshi turikubira; umuririmbyi ngo jye ubwanjye n’ibyo ntunze n’iby’uwo mucunguzi.

- Nubikora ntuzakena kuko abigishwa babwiwe ko ntawasize ibye utazabishumbushwa
inshuro 100. Mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa 4:34, intumwa zasangiraga ibyazo nta mukene wababagamo buri wese yahabwaga icyo akennye.

- Imigisha usaba izamara iki mu bwami bw’Imana? Uzakorera iki Imana? Yesu ati:
“Mubitse ubutunzi bwanyu aho butazaribwa n’ingese”.

- Igituma abantu benshi batibuka gukorera Imana ni uko aho ubutunzi bw’umuntu buri
n’umutima niho uba. Niba ubugingo bwawe buri muri Kristo Yesu ubwo no gukorera Imana bizakorohera.

- Hari umutunzi umwe wibeshye ngo agiye kwagura ibigega bito yubake ibinini hanyuma abwira umutima we ngo tuza urye kuko nta kibazo uzagira. Iryo joro Imana iramubwira ngo ubugingo bwawe urabwatswe none ibyo wakoreye bizaba ibya nde? Kuko ubugingo bw’umuntu butava mu byinshi atunze.

Ariko Doruka yari azi ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, apfuye abapfakazi baramuririra arazuka kuko yakoreye Imana.

- Mu gihe Koruneriyo yasengaga, Malaika yaramubwiye ngo gusenga n’ubuntu
bwawe byazamutse biba urwibutso. Ubu amasengesho y’abantu benshi ni meza
ariko abuzemo kugira ubuntu; nusenga wibuke imfubyi ndetse n’abakene
muturanye. Imana izaguha umugisha niwiyiriza ubusa wibuke ko hari ababuraye ubibahe Imana izaguha umugisha, amen.

Akigenda abona uwavutse ari impumyi……Yohana 9.1

Hari ibintu tutajya dusobanukirwa rimwe na rimwe ntitubihereze agaciro kabyo. Kimwe n’uyu muntu wari waravukanye ubuhumyi, natwe twashoboraga kuvukana ubundi burwayi bukomeye cyangwa se tukavukira mu bindi bibazo bikomeye kandi tutiteye ariko hari abatibaza ibyo ngo bashimire Imana uko bameze kose.

Intumwa zari kumwe na Yesu zatangiye gushakisha impamvu ishobora kuba yarateye uyu muntu kuvuka ari impumyi. Babajije Yesu ibibazo bitandukanye:” Mwigisha ni icyaha cye cyabimuteye cyangwa ni icy’ababyeyi be kugirango abe yaravutse ari impumyi?” Yohana 9:2

Yesu yarabasubije ati “Uyu nta cyaha yakoze yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugirango imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.” Yohana 9.3

Akenshi umuntu arabanza akamenya icyateye indwara kugirango binamufashe kuyivura ariko biratangaje ko iyi ndwara y’uyu muntu ntampamvu yafatikaga yayiteye uretse iyo Yesu yisobanuriye we ubwe! Yesu azi aho imibabaro tunyuramo ituruka azi n’impamvu yayo azi nuko azayirangiza kuko arahari ari mu buzima bwacu ngo adukize.

Kimwe nuko nawe iki kibazo ushobora kukibaza bitewe n’ibikubaho, ukaba wavuga uti ese n’ibyaha nakoze cyangwa n’iby’ababyeyi banjye? Reka nguhereze igisubizo nyacyo:Kandi tuziyuko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza aribo bahamagawe nk’uko yabigambiriye. Abaroma 8:28

Umuntu umwe yigeze kumbwira ikibazo yahuye nacyo akarwaza umudamu, ariko yabuze kwihangana agatekereza ko uwo mudamu ashobora kuba yarakoze ibintu bibi bikaba aribyo bimuteye izo ngaruka, ntiyigeze amurwaza yishimye ariko nyuma amaze gukira neza yarigaye cyane kuko umudamu we ntacyaha yari yarakoze ahubwo ryari ishuri ry’Imana, yagirango yiyerekane no mu batayizera ko ishobora gukiza n’indwara zananiranye.

Hari ibyo utabasha gusobanukirwa cyangwa kubonera impamvu n’umurongo wabyo, ariko bishobora kuba bigamije kugaragaza gukomera kw’Inana.

Ntabwo ari byiza gukora iperereza ku byahise rimwe na rimwe ugasubira mu mateka y’abasogokuruza kugirango ushakishe aho ikibazo cyaturutse nubwo nabyo bishoboka, ariko hari ibindi bitubaho bigamije kubahisha Data wo mu ijuru, nibyiza guhagarara ushikamye ukizera ko Imana ishobora byose nta na kimwe kiyinanira ahubwo ibikubaho byose irabizi iba igirango uzabisohokane mo icyubahiro cyayo, umukoro wawe ni umwe ni ugukomeza gukiranuka no kutayitariza ikizere.

Imana ikubashishe gutegereza Imana wihanganye, humura izaza ntizaceceka kuko itanezezwa no kubabaza umuntu iteka, Amen.

Rusi aramubwira ati winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara niho nzarara, ubwoko bwawe nibwo buzaba ubwoko bwanjye,m Imana yawe niyo izaba Imana yanjye…….. Rusi 1:16

Aya magambo Rusi yayabwiraga nyirabuke Nawome, ubwo Nawomi yari yarasuhukiye i Mowabu we n’umugabo we Elimeleki ndetse n’abahungu be babiri , bageze i Mowabu rero ba bahungu babiri baza gushaka abagore bo muri icyo gihugu, umwe yitwaga Orupa undi yitwa Rusi.

Hashize igihe wa mugabo wa Nawome arapfa ndetse n’abahungu be babiri nawome n’abakazana be bahinduka abapfakazi, birumvikana ko ubuzima bwatangiye kuba bubi, ariko Rusi aza kumva ko amapfa yashize noneho nta nzara ikiri iwabo yigira inama yo gusubirayo, yinginga rero abakazana be ngo basigare, bose barahakana biyemeza kujyana nawe ariko uko akomeza kubinginga anabereka impungenge zo kujyana na we umwe mubakazana be Orupa aramwumvira yisubirira yo.

Ariko Rusi we arabyanga burundu aramutsembera, nuko wa mukecuru abonye ko umukazana we yamaramaje aramureka baragenda. Ntabwo byari byoroshye kubona Rusi wari ukiri muto asiga ababyeyi be n’inshuti akiyemeza kujyana n’umuntu mu gihugu atari azi, ariko yarabyiyemeje kandi yabonye inyungu zo kunamba kuri nyirabukwe nyuma nubwo mbere ntabyo yatekerezaga.

Iyo ukomeje ugasoma igice 2 nicya 3 ubona neza ko koko unamba kuri shebuja riwe uzashimwa.

Ibyatubuza kuguma kuri Yesu birahari hari intambara z’urudaca, ibibazo bitandukanye, inzara, ubukene ndetse n’ibindi byinshi ariko ntibikwiye kutubuza amahirwe yo kuzabaho ubuzima bw’ibyishimo nyuma y’uyu mubabaro wo mu isi. Rusi akwiriye kutubera ikitegererezo kiza kuko we yanambye kuri nyirabukwe kandi ari umuntu ntacibwe intege n’ibyo yamubwiraga, twebwe uwo twizeye arakomeye ntabwo ameze nk’abantu mbese we nitumugumaho ntazaduha ibyiza?

Nkwifurije kunamba kuri Yesu, ntazaguhemukira humura azakugirira neza. Amen.

Mu gihe Imana yaremaga ibintu byose, yaravugaga ngo bibeho, bikaba bityo. Igeze ku muntu ibikora mu buryo butandukanyeho gato, kuko yafashe umukungugu ikamubumba.

Icyakora ikiza muri byo ni uko yahisemo kumutandukanya n’ibindi biremwa. Yamuhaye ubutware, inamurema mu ishusho yayo.

Ibintu byose bishobora guhimbaza Imana, kimwe n’umuntu by’umwihariko, Imana imushakaho kuyihesha icyubahiro hano mu isi.

Ubusanzwe ufashe umwanya ukibaza icyo Imana yagushyiriye ku isi, byagufasha gukoresha igihe cyawe neza, no kuba mu mwanya Imana igushakamo. Iyi si umuntu wese uyirimo azayivamo byanze bikunze. Yobu yaravuze ngo uwabyawe n’umugore wese arama igihe gito, kandi nacyo ngo cyuzuyemo umubabaro.

Ese turi abo Imana yaremye koko? Ngo tuyimarire iki?

“kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.’’ Abefeso 2:10

Aha Pawulo aributsa itorero ryo muri Efeso umugambi w’Imana ku buzima bwabo. Pawulo aratanga igisubizo nyacyo ko turi abo Imana yaremye koko, si ibyo gusa kuko ngo yaturemeye gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu.

Iyo mirimo twaremewe kuyigenderamo. Nta muntu Imana yaremeye gukora nabi, ahubwo twese abo yaremye yaturemeye gukora ibyiza.

Inshingano yawe ni ugukora ibyiza. Iyo ukora ibyaha uba ubabaza umuremyi wawe kandi hirya yaha uba uzababara iteka. “Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro”(Ibyahishuwe 20:15).

Imana yateguriye abantu bayo umunezero w’iteka nubwo hari abahitamo kwikorera ibyo bishakiye, bakirengagiza urukundo ruhebuje Imana yabakunze.
Umaze kumenya ko koko uri uwo Imana yaremye, ukamenya nicyo yakuremeye, urumva ukwiye gukora iki?

Niba utabyitagaho, ibuka ko umugambi w’Imana ari uko ugomba kuyubahisha, ukora ibyiza kandi ugendera mu nzira zayo utunganye. Hari imirimo myiza yiteguriye kera muri Kristo Yesu, iyo rero tugomba kuyigenderamo, Imana ibidufashe kugendera muri iyo mirimo myiza.

“Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.’’ Matayo 5:13

Ubusanzwe hari ibintu ubona bigora abakristo nubwo ari byo Imana idusaba iteka. Nk’abakristo dusabwa kwitandukanye n’isi kuko ari bwo tubasha gukunda Imana urukundo rushyitse n’imbaraga zacu zose, n’ubwenge bwacu, na buri kimwe cyose mu bitugize. Iyo tunaniwe ibi nibwo dutangira kwisanisha n’isi, tukibagirwa ko Bibiliya itubwira ngo twigane Imana nk’abana bakundwa, Abefeso 5:1

Aha niho gukayuka bitangirira, tugashiramo uburyohe. Sintekereza ko uburyohe isi idutegerejemo ari ubwo kugira ngo idukunde hanyuma bikatubuza kuyibwiza ukuri nubwo kwaba kutayiryoheye. Iyo tunaniwe guhindura isi, yo ikora ishoboye ngo iduhindure, ni ukuvuga ngo nuba ahantu uri umukristo, ugatinda kuhahindura, ho ntihazakugirira imbabazi hazaguhindura. Mbese umunyu nukayuka, uzaba ukimaze iki? Nutakaza umumaro wawo ntacyo uzaba ukimaze, keretse kujugunywa bakawukandagira.

Icyo nicyo ijambo ry’Imana ridusaba, kandi rikatubwira ngo tujye dukora ibyaryo, atari ugupfa kuryumva gusa twishuka, kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Yakobo 1:22-24

Nubwo dutuye mu isi, ariko dukwiye kuzirikana ko tutari abayo, nubwo isi yavuga ko ibintu 1000 ari ukuri, ariko bigahabana n’ijambo ry’Imana twumvise, tujye twibuka ko isi igamije kudukamuramo uburyohe, turusheho gushakashaka muri ibyo byose ibyo Umwami Imana ishima muri byo.

Erega burya n’isi izamenya ko turi abakristo ishingiye ku rukundo dukunda Imana ndetse n’abantu bayo, n’uburyo tuyubaha ntabwo izaturebera ku mbaraga twatakaje tuyigana ngo tumere nkayo.

Umuntu umwe yaravuze ngo ‘’ikimenyesha ko nakijijwe ni uko mbaho ubuzima butandukanye n’ubwo nabagamo.’’ Atakiyoborwa n’isi y’ibyaha yagengaga umutima we.

Imbaraga z’ijambo ry’Imana zihishe mu gukora ibyaryo nk’uko twabisomye.

Ukuri ni uko tutabasha kunezeza isi n’Imana icyarimwe kuko ibyo badusaba biratandukanye. Ndabifuriza kurushaho kwigana Imana aho kwigana isi, kandi ugaharanira ko uburyohe butagushiramo. Imana ikubashishe muri byose mu izina rya Yesu, Amen.

INTEGO : GUSENGA

Matayo 6:5-13 “‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. 6 Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.7.“ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. 8.Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba. 9.Nuko musenge mutya muti “ ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, 10.Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru. 11.Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi, 12.Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, 13. Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amen.

Iyo abantu babyukijwe no gusenga Imana nayo irushaho kubegera, nabo bakabibonamo inyungu zitandukanye, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo nimunyegera nanjye nzabegera.

Bibiliya itubwira ko Yesu akiri mu isi yari umwigisha ariko akaba n’umuntu ukunda gusenga buri munsi nubwo yari Imana, akanakesha ijoro asenga ; kuko kenshi yabaga ari kumwe n’abigisha be, baramwitegereje basanga uko avuga nuko akora bitandukanye nabo. Yesu yasengaga bikajyana n’ibikorwa, biherekejwe n’ibimenyetso n’ibitangaza abandi bantu badakora, byatumye abigishwa bagira inzara n’inyota yo kumwegera bamusaba ngo abigishe gusenga.

Hari igihe abantu basenga bibwira ko basenze neza nyamara basenze nabi. Ubwiye abantu ko batazi gusenga, bakubwira ko babizi baza no gusenga muri nibature, ariko amasengesho akwiye kugaragazwa n’ibikorwa biyakomokamo.

Gusengana umwete ni ngombwa tujye twisengera ku by’ubugingo, dusengere ingo zacu, imiryango yacu, Itorero ryacu, igihugu cyacu, abayobozi bacyo n’akarere dutuyemo. Yesu nawe asenga yasengeraga abo yari kumwe nabo, agasengera Itorero, agasengera n’igihugu cye cya Isiraheli ngo kibe nk’icyo mu ijuru, kigire amabwiriza n’amategeko nk’ay’ijuru.

Yesu yarababwiye ngo nimuterura gusenga mujye musenga muvuga muti Data wa twese uri mu ijuru, mumubwire ngo izina ryawe ryubahwe. Kugirango nidusenga twumvirwe tugomba kubanza kubaha Imana. Ni Data wa twese mwiza azi intege nke zacu , kandi nitujya gusenga tujye tubanza kumenya ko Imana iriho, kandi ko yumva abayisenga, tujye tubanza kwatura ibyaha byacu, dusabe imbabazi kuko ducumura kenshi, mu byo tuvuga cyangwa dukora , tujye tuyisaba ngo yeze ururimi rwacu, kandi ngo amagambo yacu yumvirwe imbere y’Imana.

Imana itwitaho ikavugana natwe mu iyerekwa cyangwa mu nzozi.

Dusenge tuziko Imana iri hafi yacu, tuziko Imana ari iyera natwe tube abera mu ngeso zacu zose, Imitima yacu ibe iyubaha Imana kandi dusenge duhuje umutima.

Biragatsindwa ko twasenga tudahuje imitima, kuko dusenze tudahuje umutima, ntabwo twabasha gusubizwa, kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo iyo abantu basenze ari babiri cyangwa ari batatu bahuje umutima,Imana irabumva. Kandi tujye tuzirikana ko aho twasengera hose, Imana yatwumvira ikanadusubiza.

Yesu yarongeye arababwira ngo musenge Ubwami bw’Imana buze. Tujya duhura n’ibikomeye mu buzima bwacu, kuko Satani aduhiga nk’intare yivuga, ashaka uwo aconcomera, tujye dufata igihe dusenge kuko bidukwiriye. Satani we aba afite umugambi wo kutugosora, ariko dukizwa no gusenga ubudasiba, mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga. Niyo mpamvu umuntu nabona abantu bacika intege mu gusenga, we ajye akomeza gusenga ubudasiba, kuko ibihe byo bigenda bisimburana, kandi Imana izabirindiramo abantu bayo cyane cyane ibarengera mu minsi mibi.

Umugambi wa Satani muri aka karere ni uwo kurwanya no gusenya Itorero kuko ariryo risigaye rihagaze neza, mu bihugu by’I burayi barasinziriye, ashaka kurirwanya ahereye mu bakozi b’Imana, kandi ijambo ry’Imana rikavuga ngo nzakubita umwungeri intama nazo zitatane, Satani nawe arabizi, aziko iyo abakozi b’Imana badahagaze neza Itorero rinyeganyega. Ntitukishimire kugwa kw’abakozi b’Imana, tujye tubasengera, nitubona badutswemo n’intambara.

Hari abantu bagize ihishurirwa babona hari abakonikoni n’abarozi bo muri ibi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bafashe igihe cy’iminsi umunani bajya gusengera South Africa, ngo Itorero risenyuke bihereye mu ba Pasitori, basengaga batarya batanywa, ku munsi wa munani babona Satani arahagurutse araza arababwira ngo gusenga kwanyu kumviswe,birangiye babona abadayimoni binjiye mu ngo z’aba Pasitori, bahise babona ikimenyetso kuko havutse ikibazo gituma amatorero yaho akomanya imitwe. Imana nayo ihita ihagurutsa abanyamasengesho bake irababwira ngo mwaratewe ntimwabimenya, ibasaba ngo basengere Itorero mu minsi itatu ; barasenga ibintu bigenza amaguru make.

Iyo twasenze tukabona ibintu ntibirangira burundu ntitugacike intege, kuko iyo twasenze ibintu bigenza amaguru make. Twibuke ko Satani yateze Yesu byamunanira ijambo rikatubwira ngo amutega ikindi gihe. Iyo turwanyije Satani araduhunga ariko ntajye kure, aba ashaka kuzadutera ikindi gihe. Niyo mpamvu ijambo ry’Imana ridutegeka gusenga ubudasiba.

Iyo dusenga duhagarika imbaraga z’umwanzi, abashaka kutugirira nabi bagacika intege, ariko si ukuvuga ko batazongera, niyo mpamvu dusenga ubudasiba kuko ubwami bwa Satani buracyariho, kandi nitujya dusenga tujye twibuka ko Imana itwumva kuko Bibiliya iravuga ngo Imana ntabwo izarangarana intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro. Nidusenga none ibintu bikagenda neza tujye tumenya ko Satani adutega ikindi gihe, afite imbaraga zo kurwanya umuntu wese mu cyiciro arimo, yaba ari no mu ntege nke cyangwa mu gihe cy’ububyutse.

Nidusenga dufite ibihe byiza tujye tumenya ko hashobora no kuza ibihe bibi, ariko imbaraga zacu tuzikura mu gusenga Imana. Tujye dusenga twizera ko Imana ishoborabyose, ko iba hose, dusenge dutegereza ibisubizo byayo, kandi dusenge twiteguye kumvira Imana.

Nitwegera Imana izatwegera iduhishurire n’ibiri imbere, itubwire ibyo tuzi nibyo tutazi. Nidusenga izatuyobora idukize iminsi mibi, izajya idukiza amajya n’amaza ntidukuke umutima iri mu ruhande rwacu. Tujye twegera Imana mu bihe byiza no mu bihe bibi, ijya idutabara bitewe nuko twabanye nayo. Biragatsindwa ko twakwibagirwa Imana tugeze mu bihe byiza.

Twitoze gusenga Imana turi twenyine, iyo tuje gusengana n’abandi nabyo ni byiza ni ukwenyegezanya, ariko tugire umwihariko wa buri muntu ku giti cye, wo kwegerana n’Imana, izaduhishurira amabanga menshi, kuko iyo ivuganye natwe bituma twizera ko ari Imana ishobora byose mu bihe byose. Turwanya Satani nawe azaduhunga.

Twite kubyo Imana yavuze tudatembanwa tukabivamo. Twe kwitiranya Imana tuyikorere dutinya, kuko Imana irakomeye, ishyira ikuzimu ikanakurayo, irera, ntiyitiranya ibintu, ntibangama ngo yite ikiza ikibi, ntihakagire abadushuka ngo badushore mu bibi ntitukabemerere, kuko abantu barashira ariko Imana yo ihoraho igihe cyose ; tuyisenge tuziko ikiranuka, igenzura imirimo yacu yose kandi ko izitura umuntu wese ibihwanye nibyo yakoze byose, bishobora kuzagira ingaruka nziza n’ingaruka mbi.

Tujye dufata umwanya wo gusengera Itorero, Igihugu n’abayobozi kuko mu mahoro y’igihugu natwe tubasha kuba mu mahoro tutabona ibyago, kandi tujye dusengera abayobozi bacu tubakunze kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo umuyobozi ntatwarira inkota ubusa. Umuyobozi ashobora kuvuga ijambo ryiza rikatugiraho ingaruka nziza twese, ariko ashobora no kuvuga ijambo ribi rikagira ingaruka mbi ku gihugu cyose.

Dusenge ntiducogore kuko umwanzi wacu Satani aba ashaka uwo aconshomera. Ntiyifuza iterambere ryacu, twisengere, dusengere imirimo yacu ya buri munsi, dusenge mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga Imana.

Imana ibahe umugisha.
Pasitori Uwimana Daniel

INTEGO : UBWAMI BW’IMANA

Aha turi ni mu bwami bw’Imana nubwo hitwa mu Gakinjiro ariko aha ni mu bwami bw’Imana, Bibiliya ivuga ngo aho babiri cyangwa batatu bateraniye mba ndi kumwe nabo. Igihe cyose tuzaba tukiri mu isi dusengera aha hantu ni mu bwami bw’Imana. Niyo mpamvu bibiliya ivuga ngo guhungira ku Uwiteka kugira umumaro kuruta kwiringira amaboko y’abantu. Ejo twaganiriye muri Matayo 6:5-13, Yesu yavuze ngo nimujya gusenga mujye muvuga ngo ubwami bwawe buze.

Iyo abantu bari mu mibabaro ntibabasha kumva Imana, ariko yo igakora ibitandukanye nibyo abantu bibwira. Usibye ko bibiliya ivuga ngo twebwe abantu b’Imana ibyo yibwira kutugirira ni ibyiza si ibibi, ariko bishobora kunyura mu nzira utasobanukirwa. Hari ibyo wahuye nabyo na nuno munsi ukaba utarasobanukirwa niba Imana yari ihari koko, nyamara ibyo Imana ivuga ni ukuri.

Hari umusirikali wo mu gihugu cya Congo, witwaga Balume wafatiwe ku rugamba, abarwanyaga leta bamufashe bamubaza uko bateye abwira umu Colonel wari umufashe ati "Imana yabwiye ngo nunkiza barakwica nunyica nabwo barakwica", abuze uko abigenza, abwira abasirikali be ati mumute mu ishyamba. Haciye akanya uwo mu Colonel aribaza ati "bene wabo nibamubona araza kubabwira aho ibirindiro byacu biri, ati tumukurikire tumwice, bageze mu nzira bahura n’ingabo za leta zije gushaka imirambo y’abasirikari babo, barasa imodoka barimo Colonel arapfa nkuko Imana yari yabibwiye Balume.

Aha turi hari ubwami bw’Imana, ku bwibyo ushobora kuzahabona ibiruta ibyo wibwira. Tugomba kumenya Imana tukamenya n’isi, tukanamenya n’ubwami bw’Imana tuvuga. Bibiliya iravuga ngo ubwami bw’Imana si ubw’amagambo kandi intwarane zikabugishamo imbaraga.

Pastor Daniel yahawe isezerano ry’umwana w’umuhungu imubwira n’izina azamwita. Yari akiri umusore atarashaka, nyuma aza gushaka. Amwita Masengesho Emmanuel nkuko Imana yari yarabimubwiye. Haciye iminsi, umwana amaze kugera mu myaka 14, Imana iraza iramubwira iti "nje mu rugo rwawe kuhakura umugeni", hashize iminsi Imana isanga umwana imubwira gushimira ababyeyi be ko bamureze neza, kandi ngo ababwire ko Imana yamwishimiye igiye kumuruhura. Emmanuel arabibabwira, barababara. Umwana yaje kurwara bamujyana kwa muganga, aza kurangiza urugendo. Bamaze ku mushyingura bakora amateraniro, Imana iravuga ngo nanezerewe ko mwishimiye ubwami bwange nje gutwara n’abandi, itwara umwana wari umaze iminsi ine avutse.

Tujye dukunda gusengera mu rusengero, kuko niho ubwami bw’Imana buri, nubwo haba intambara cyangwa ibibazo tubona, ariko Imana ibana natwe. Imana yacu tugomba kuyizera kandi itwumva uko dusenze uko bukeye nuko bwije. Ubwami bw’Imana buri hamwe natwe naho duhura n’ibibazo, tukumvako Imana ituri kure, nyamara tugira amahirwe yo kubana n’ubwami. Niyo mpamvu nta kintu Imana ibasha gukora mu isi itabibwiye intore zayo ziyitakambira ku manywa na nijoro. Niba twaje hano tugira amahirwe yo kubana n’Imana n’ubwami bw’Imana bukaba buri hamwe natwe.

Yesu yigisha abigishwa be yarabwiye ngo nimujya gusenga mujye muvuga ngo ubwami bw’Imana buze, kandi ibyo ushaka biba mu ijuru bikorerwe no mu isi yacu. Bibiliya iravuga ngo mukumbi muto nifuza kubaha ubwami, niyo mpamvu bibiliya ivuga ngo mushakashake ibintu byose ariko cyane cyane mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ibindi muzabyongererwa.

Tujye twibuka ko turi abashyitsi n’abimukira. Mu isi turi mu rugendo rujya iwacu mu ijuru, ku bw’ibyo ntitugahoze umutima ku biri mu isi ; abantu nibakunda ibiri mu isi, twe ntitukabikunde, ahubwo duhoze umutima ku biri mu ijuru. Nubwo tutazi igihe tuzamara mu isi, kimwe cyo tumenyeko tunyura mu isi twinjira mu bwami bw’Imana, kandi Imana ishaka kubana natwe muri ubu buzima dufite. Niyo mpamvu Imana yashimye ko ubwami bw’Imana bubana natwe kugirango dusobanukirwe iby’ubwami bwayo.

Haciye iminsi Imana ituma ku mufasha wa Pastor Daniel ngo ubwami bw’Imana buramwegereye niyitegure agiye gutaha. Barabisengera ntibyakurwaho, kuko umufasha we yaje kurwara umutima, nawe arangiza urugendo. Ibyo byose byagiye bimubaho Imana yarabimubwiye, nubwo byamubabazaga, ariko yashimaga Imana, ko nta cyamubayeho atakibwiwe, ibyo bitwibutsa ko turi mu rugendo tugana iwacu.

Turi hano nk’abimenyereza kwinjira mu bwami bw’Imana. Hariho abatubanjirije, barebaga ubwami bw’Imana bakabwishimira, bakaburutisha ibyago bahuraga nabyo ; bakavuga bati turi abashyitsi mu isi, bagahirimbanira ubwo bwami. Natwe Imana iracyaturindiye ngo duce aho baciye.

Naho wababazwa usatire ubwo bwami, Imana ijya itwongera imbaraga iyo duhuye n’ibibazo, ibyo bitume igihe duhuye n’ibibazo tutihutira kuva mu by’Imana, duharanire ubwami, dutwarane twe kwiyandurisha ibya none bishira, kuko data atubikiye ubwami buhoraho. Twegere Imana twe kwita kubyo abantu bavuga, duhirimbanire ubwami, tumenye ko hari ibyo Imana ijya yemera ko bitugeraho, mu nyungu z’ubwami bwayo. Tubikiwe ubwami butazahanguka. Mukumbi muto Imana yishimira kubaha ubwami si amazu cyangwa ibindi bintu byo mu isi bifatika, nubwo nabyo tujya tubihabwa.

No mu bibazo iba iri kumwe natwe, ikabiduheramo umugisha. Ntituzareke gukomeza inzira, yaratubwiye ngo nubwo twaca mu nzuzi cyangwa mu muriro izaba iri kumwe natwe, tuzarya n’ibyiza byo muri iki gihugu, duhumure icyo dusabwa gusa ni ugukiranuka, kandi tujye dukunda kuba mu nzu y’Imana, niba twishimirwa nayo izabana natwe.

Yosuwa 1:1-9 1.Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati 2.“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli. 3.Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose. 4.Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy’Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu. 5.Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna. 6.Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo. 7.Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. 8.Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. 9.Mbese si jye ubigutegetse ? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”

Aya magambo yabwiwe Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ; ubwo Mose yari amaze gupfa kandi abisiraheli bamufataga nk’Imana, kuko Imana yari yaramubwiye iti nzakugira nk’Imana hagati muribo. Niho Imana yabwiye Yosuwa ngo nzabana nawe ariko ntuzateshuke ngo uce iburyo cg ibumoso. Natwe Imana izaturengera, izaturwanirira nituguma mu nzu yayo.

Ikindi satan ntakadutere ngo natwe twitere, ntitukavuge nabi itorero ryacu, turisengere, Imana izaturwanirira, izaturengera. Nta Wabasha kuduhagarara imbere niba tubana n’Imana. Nubwo ibyago n’amakuba byaba ari byinshi ariko Imana izaturengera. AMEN

Pasitori UWIMANA Daniel

Ushobora kwibaza ikibuza abantu benshi gukorana n’Imana, abandi bagahora mu ntambara zidashira n’ibibatanya bitari bimwe. Imwe mu mpamvu zitera ibi ni uko buri wese yifuza kuba mukuru, kugira icyubahiro, mbese kuba uw’imbere muri byose. Ibi bituma ibyo bakora aho kugira ngo biheshe Imana icyubahiro, tubeho mu bumwe, barushaho kutumvikana.

Imana idusaba guca bugufi, tukamera nk’abana, tukaba abagaragu nibwo tuzitwa bakuru mu bwami bw’Imana.

Ubusanzwe ubwiye umuntu uti ’’witwara nk’umwana!” Umuntu mukuru aramutse abwiwe amagambo nk’ayo bishobora kumubabaza. Nubwo abana bato baba bateye ubwuzu, ntibaba bakuze mu bitekerezo, ntibaba ari inararibonye kandi usanga badafite ubwenge nk’ubw’abantu bakuru.

Nyamara, igihe kimwe Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru” (Matayo 18:3). Yesu yashakaga kuvuga iki? Ni iyihe mico abana bato bagira abantu bakuru bakwiriye kwigana?

Yesu yaricaye, ahamagara abo bigishwa maze arababwira ati “umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose.

Umwana aba asa n’ufite amasonisoni kandi ubona nta buryarya bumurangwaho. Ntafite umwuka wo kurushanwa kandi nta bucakura aba afite. Arumvira kandi ntiyishyira hejuru. Mu by’ukuri, uwo mwana muto yari urugero rukwiriye rugaragaza umuco ukomoka ku Mana wo kwicisha bugufi, aricyo Yesu yababwiraga.
Byanze bikunze iyo guca bugufi kugwiriye mu bantu b’Imana, Umwuka wera aratembera. Imana ikunda abantu bose bemera guca bugufi, bakemera kuba nk’abana.

Bibiliya iravuga ngo abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka, abicisha bugufi azabigisha inzira. Zaburi 25:9

Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti ‘’ Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse. Yesaya 57:15

Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Yakobo 4:6
Umaze gusoma ibi byose ukareba ineza Imana ifitiye abicisha bugufi, n’urukundo ikunda abana bato, wakwemera guhara byose ariko ukazaba mukuru mu bwami bw’Imana.

Nubwo abana bavuka badatunganye, igishimishije ni uko baba ari bazima mu bwenge ndetse no ku mutima. Ni yo mpamvu Bibiliya iburira Abakristo igira iti “mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.” 1 Abakorinto 14:20.
Bisa n’ibikomeye ariko nibyo Imana idusaba, ibidushoboze twese. Amen.

“Ninde unkozeho?” Mariko 5.31

Inkuru iboneka muri ubu butumwa imeze nkaho yisobanuye yo ubwayo. Ni iy’umugore umwe wari ufite ikibazo cyo kuva yari amaranye imyaka 12. Kubera uburwayi bwe itegeko ryamubuzaga kugera ahantu hari abantu, yirengagije ibyo we ubwe yaje gufata icyemezo ajya guhura na Yesu anyuze hagati mu bantu benshi bari bamuzengurutse.

Muri iyi nkuru turi ku ijambo rigukangurira ngo nubwo hari abantu benshi baturutse imihanda yose barimo kubyiganira kuri Yesu, bamwitirirwa, bamuvuga cyane, bamukorera, mbese muri uwo mubyigano wose, wowe gerageza ukore kuri Yesu by’umwihariko kuburyo abimenya ko wamukozeho, Imana ishimwe.

Yesu ntiyita ku migenzo y’abantu! Iyo ashatse gukora yirengagiza amahame nubwo yaba asanzwe amenyerewe, agakora nka Yesu wenyine.

Uwo mugore yakomeje kubona akavuyo ari kenshi we arasesera agenda yerekeza aho Yesu ari, yaribwiraga ati “nimukoraho gusa biraba bihagije”, nuko aratambuka akora ku gishura cye ako kanya isoko y’amaraso irakama, arakira.

Ako kanya Yesu arabaza ati: “Ninde unkozeho?”, uwo mudamu atahwa n’ubwoba, atangira gutekereza ko b’abantu bose bamubonye kandi ko bigiye kumubera bibi, ariko se kuki yagize ubwoba?

Kuva kera kubwa Mose ntabwo byari byemewe ko umugore uri mu mihango ajya mu iteraniro, we rero yishe itegeko, irindi twavuga ko ari ikosa rikomeye yakoze no ugutinyuka gukora k’umwami kandi azi imiziro afite, rero ubwoba yagize twavuga ko bwari bufite ishingiro kuko yari yasuzuguye amategeko.

Uyu mugore yirengagije amategeko kuko n’ubundi kwicwa no gupfa azize kuva byose byari urupfu, ariko m’ukuri we icyo yashakaga kwari ugukira kandi yumvaga nakora kuri Yesu biraba bihagije atari ngombwa ko yirirwa amusengera.

Bishyire mu bwenge bwawe nawe wumve ko ari wowe utagira ubwoba! Ariko kwizera k’uyu muntu kuratangaje cyane kuko yarenze imihango n’imigenzo arwanira gukora kuri Yesu muri benshi bamubyiganiraho.

Abari kumwe na Yesu bamusubije batangaye cyane bibaza ukuntu abaza umukozeho n’abantu bamuzengurutse ariko Yesu akomeza kubaza umukozeho, nuko wa mugore n’ubwoba bwinshi yemera ko ariwe umukozeho Yesu atangazwa cyane no kwizera kwari muri uwo mugore. Ndakwibutsa ko mu kavuyo k’amadini menshi n’uruhurirane rw’abitirirwa Yesu bose kuko bamubyiganiraho, ashobora kugirana umubano w’umwihariko akamenyana n’umuntu ku giti cye.

Mu bibazo ufite ujye urwanira gukora kuri Yesu, ntukite ku byaha wakoze ntukavuge ngo abantu banzengurutse barabizi ko ndi mubi cyangwa ngo wumve ko hari abo bikwiriye ko wowe bitagukwiriye, ahubwo ujye uharanira gukora kuri Yesu, Nubwo waba usa nabi gute! Yesu ashobora kugutunganya ukera de!

Uyu munsi wemere kwakira imbabazi ze, ugende ntuzongere gukora icyaha ukundi! Imbabazi z’Imana zihoraho iteka, kandi wizere, nubwo haba hari benshi bari kubyiga Yesu, wowe uharanire kumukoraho ku giti cyawe. Imana iguhe umugisha. Amen.

“Uwiteka nyereka inzira zawe unyigishe imigenzereze yawe, unyobore kubw’umurava wawe unyigishe, kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye” Zaburi 25.4

Kumarana umwanya n’Imana ni kimwe mu bintu by’ingenzi umukristo yitaho muri gahunda ze zose. Twuhira ubugingo bwacu iyo dufashe umwanya wo gusoma Bibilya hamwe n’umwanya wo gusenga, niko kumarana umwanya n’Imana umukristo nyawe ategerezwaho.

Umuririmbyi yaravuze ngo nubana na Yesu, uzaba nka we, abantu bose bazamenya ko mubana bareke ubugome bitabe Yesu. Ariko ibaze kubana na Yesu, umutunze mu buzima bwawe ariko ntawamenya ko mubana. Mbese ugakomeza ugasa n’isi kandi ubana na Yesu, ntekereza ko ikibazo ari uko muba mutatindanye.

Ni iyihe mpamvu tubikora? Ni ukugira ngo duhabwe icyerekezo. “Uwiteka nyereka inzira zawe unyigishe imigenzereze yawe, unyobore kubw’umurava wawe unyigishe.” Kumarana umwanya n’Imana bihesha umuntu ikerekezo, bimumenyesha inzira, bimurinda kuyoba.

Impamvu tuvuga ko ari buri munsi nuko ibihe bihinduka uko none byifashe siko ejo bizaba byifashe, bishatse kuvuga ko ari nako imyitwarire itandukanye muri ibyo bihe, niyo mpamvu isaha ku yindi, umunsi ku wundi hakenewe umwanya wo kuganira n’Imana kugira ngo ikumenyeshe igikurikiyeho.

Dawidi niko kugisha inama Uwiteka ati” Mbese njye gutera abo bafirisitiya? Uwiteka asubiza Dawidi ati”Genda utere abafirisitiya, ukize ab’I Keyila.” 1 Samuel 23.2.

Aha ni urugero rumwe rwa Dawidi ubwo yatabaraga i Keyila, uyu Dawidi yari amenyereye intambara, yari asanzwe atera akarwana kandi agatsinda ariko ntabwo yabirebyeho ngo apfe gutabara gusa, ahubwo yagishije inama Uwiteka. Mbese wowe ujya wibuka kugisha inama Uwiteka muri gahunda zawe za buri munsi?

Ugomba kubanza ukamenya neza niba ibyo ugihe gukora wafashe umwanya wo kubibwira Imana, ntabwo ugomba gufata Imana nk’imenyeshwa imyanzuro wafashe ahubwo mbere yaho gato ugoma gufata umwanya wo gusenga ukayibwira byose, ibi kandi bijyana n’umwanya wo gutuza ukamenya neza niba ibyo koko biri mu mugambi wayo.
Reka Yesu ajye atubera urugero “Ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.” Luka 5.16

Uyu murongo wo muri Bibiliya tumaze gusoma utwereka ko na Yesu yajyaga afata akanya ko kwiherera we n’Imana agasenga, mbese aka kanya wowe urakagira?

Yesu aremeza ko ari ukubiba umubano ukomeye hamwe n’Imana: “Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” Yohana 15.7

Bivuze ko hagomba kubanza kubakwa ubusabane n’umubano ukomeye hamwe n’Imana nta kundi rero ni wa mwanya wawe ufata usoma ijambo ryayo ndetse unasenga.

Gusengana n’abantu birafasha yemwe n’in’ibyingenzi ariko nanone biba byiza cyane iyo wibutse ko akanya kawe wenyine n’Imana ari ngombwa, mbese umwanya wawe wihariye wo gusenga ugomba kubaho.

Birashoboka ko wajyaga ubisuzugura, wenda ukumva ko kuba ku cyumweru cyangwa undi munsi waragiye mu rusengero bihagije ariko ntabwo bihagije, umwanya wawe n’Imana ni uwagaciro, uzagufasha kurushaho gusobanukirwa Imana, no kumenya neza inzira werekezamo. Uko utindana nayo, uzagenda usa nayo. Nkwifurije gutindana na Yesu kandi bikamenyekana ko mubana mu izina rya Yesu, Amen.

Waba warigeze wumva umwana arimo asubiriramo abantu abatungira agatoki ati ‘’Uriya ni Papa, ni Dadi’’? Ikintu gikomeye uriya mwana aba ashaka kukumvisha ntutekereze ko ari izina Papa cyangwa Dadi nk’uko bamwe babivuga, oya, icyo ashaka ko wumva ni uko ari uwe bwite.

Arashaka kumukuratira ko ari mwiza, afite imbaraga, mbese nta muntu umeze nkawe, uyu mwana iyo ari kumwe nawe, uwo abonye wese amwiyenzaho, utwana tugenzi twe ntatinya kudukanga, yewe n’iyo bahuye n’igikoko ari kumwe na Se, ntatinya kugikanga, kuko yizeye ko ari kumwe n’umubyeyi we, kandi yizeye ko nta kintu ashobora kuba bari kumwe.

Nizera ko ukuntu Dawidi abivuga nawe muri Zaburi ya 23 ngo ‘’Uwiteka ni Umwungeri wanjye,…’’ Ntekereza ko yashakaga noneho gutangaza isano ye n’Imana gusa. Birumvikana ko Dawidi yari abizi neza ko arimo kuvuga Imana y’ijuru n’isi, itegeka ikirere, Imana ishoborabyose kandi ibera hose icyarimwe, ariko muri uriya mwanya avuga, nta kindi yitayeho cyangwa undi muntu uwo ari we wese, arimo kuyifata nk’iye bwite, mbese ibaye umutungo we ku giti cye. Haleluya!!!!

Biba biryoshye cyane gufata Imana nk’umutungo wawe bwite, ukumva ikubereye umwungeri, ukamera nka wa mwana na Se.

Nk’umwana w’Imana, dufite natwe amahirwe yo kubireba nka kuriya Dawidi tukavuga buri wese ngo ‘’Uwiteka ni Umwungeri wanjye’’. Wenda nubwo uri gusoma bitekerezeho gato. Yego ni Imana ya bose, ariko ni Imana yanjye nawe ni Imana yawe, iragukunda, ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe, izi buri kimwe cyose ku buzima bwawe. Uwiteka ni Umwungeri wawe, N’ubu usoma ubu butumwa irimo igendagenda ku buzima bwawe. Imana ishimwe cyane.

Imana itwitaho buri umwe umwe muri twe kuruta cyane uko Umwungeri usanzwe yita ku ntama ze. Uwiteka ni Umwungeri wanjye (amenyera ibyo kurya, aranyobora, ibyo kwambara) sinzakena. Imana yita ku byifuzo byacu byose, ni umurinzi wacu kandi niwe uduha ibyo dukeneye byose.

Muri iyo Zaburi ya 23 ku morongo wa kabiri Dawidi yaravuze ngo ‘’Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma.’’ Imana itwitaho kandi izi ibyo dukeneye, nubwo itakora ibyo tuba turimo gutekereza ariko ireba ko dufite ibikwiriye.

Ku murongo wa gatatu yaravuze ngo ‘’ Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.’’ Imana niyo ituyobora cyane ko ariyo izi aho itujyana, ni nayo imenya aho itunyuza. Niyo idusubiza intege mu bugingo bwacu kandi ikatuyobora inzira yo gukiranuka atari uko tubikwiriye, ahubwo kubw’imbaraga ze no kubw’izina rye.

Ku murongo wa 4 na 5 haragira hati ‘’Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara.’’ Nubwo ubuzima bwazamo ibiteye ubwoba gute, dupfa kuba tukiri mu Mana, nawe yemera kutubera Umwungeri wacu, nta mpamvu yo gutinya, kuko ahora atubereye maso kandi ahora aturinda buri munsi.
Hari ibintu tunyuramo bimeze nk’urupfu, ariko Dawidi yaravuze ngo sinzatinya ikibi cyo nubwo cyangeraho, kuko ndi kumwe nawe.

Dawidi asoza iyi Zaburi ku murongo wa 6, nibwo yavuze amagambo meza ngo ‘’ Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.’’ Nta kintu kinejeje nko kuzirikana ko kugirirwa neza n’imbabazi by’Imana bizakomaho iminsi yose, udakuyemo n’umwe. Ni ukuvuga bizabana nawe bikubanzirize, biguherekeze iminsi yose y’ubuzima bwawe ugihumeka. Ibyaba byose ,nta gikwiye kugutera ubwoba kuko Uwiteka akwitayeho, kandi azakurinda, niwe Mwungeri wawe ntuzakena.

Uwiteka ni umwungeri mwiza, kandi Umwungeri mwiza areberera intama ze nk’uko umubyeyi areberera abana be. Ndabizi neza ko wenda hano ku isi twese ntitubanye neza n’ababyeyi bacu, kandi burya satani ahora ashaka kwangiza umubano hagati yawe na So, ahora yifuza ko dukura tudafitiye Imana icyizere kuko akenshi dutekereza Imana nk’abandi babyeyi basanzwe.

Ni byiza ko dufite Data wo mu ijuru udukunda kandi utwitaho buri munsi. Dushobora rero kurushaho gushimangira ubusabane bwacu nawe kandi umuntu wese ku giti cye. Iyo umwana afitanye ubusabane na Se babanye neza, akamwisanzuraho, anezezwa no gutangariza abantu bose ko ari Se. Azakunda kubwira abantu ati ‘’uyu ni papa, Dadi’’ nka Dawidi nawe ubu wavuga uti ‘’Uwiteka ni Umwungeri wanjye, sinzakena.’’
Imana iguhe umugisha, Amen.

Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye,…… Yesaya 61:3

Hari itegeko ryashyiriweho ab’i Siyoni barira. Ntabwo ari ab’i Babuloni, oya, ni ab’i Siyoni barira.

Iri tegeko rirakureba, niba ariko waravuye mu byaha, mbese wakagombye kuririmba no guseka gusa.

Bibiliya itwereka ko i Siyoni umuntu ashobora kuharirira icyo kikaba ari cyo cyazanye Yesu Kristo. Yabonye ko umukunzi we yahura n’ibimubabaza aravuga ati ‘’reka njye kumuhoza.’’

Bigereranywan’iduka ryaba ririmo umugabo uhoza abarira bose, kandi agahamagara ati nimuze mwese abarushye ndabaruhura, hakinjiramo ababyemeye ko yabishobora. Yesu afite ikamba, afite amavuta yo kunezerwa n’umwambaro w’ibyishimo. Ngwino umusange ni ubuntu ntabwo agurisha.

Yazanywe no kumaraho imirimo ya satani. Muri make ni gutya:
1. Ivu arisimbuza ikamba,
2. ubwirabure akabusimbuza amavuta yo kunezerwa,
3.umutima wihebye akawusimbuza umwambaro w’ibyishimo.

Ndakwinginga ngwino kwa Yesu araguhoza amarira yose. Icyaba kiyatera cyose aragishoboye. Ibyo bituma urira ni satani ntabwo ari Yesu. Bibwire Yesu, araguha ingurane. Mwizere araguhindurira amarira arahinduka ibitwenge. Yesu aguhe umugisha, Amen.

Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Abagalatiya 6:7

Intumwa Pawulo, muri izi mpuguro yahaye Abagalatiya arahuza ibyo kubiba no gusarura nk’ikintu cyashyizweho n’Imana. Aravuga ati ‘’rwose ntimuyobe,’’kuko Imana itanegurizwa izuru, ahubwo ko ibyo umuntu abibye, ajye ategereza n’imbuto zabyo azazibona.

Iri hame rihoraho ibihe byose kandi rirakora pe. Byaba bitumvikana umuntu abibye imbuto runaka agashaka gusarura ubundi ubwoko. Uramutse ubibye ibigori mu murima wawe ntabwo wategereza gusarura ibishyimbo.

Ibyo umuntu abibiye mu mubiri, abisarura muri uwo mubiri, ibyo ubibiye mu Mwuka nabyo ubisarura muri uwo Mwuka. Umuntu ubibira mu mubiri asarura kubora. Iyo ubibye umujinya, ishyari, urwango ntugategereze gusarura ibitandukanye, kuko ibyo umuntu abiba nibyo asarura.

Nuramuka ubibye ubunebwe mu murimo w’Imana, ugategereze ko Imana izagira umwete mu gukora ibyawe, uba umeze nk’umuntu ujya kureba imyenda ye ku mudozi ataradodesheje, nta kindi bagukorera keretse kuguseka.

Ntiwahora uhiga imihigo mu nzu y’Imana nta numwe usohoza, ngo ujye uhora ubaza Imana impamvu idasohoza amasezerano.

Ntabwo wabiba kwanga abandi ngo wifuze gusarura gukundwa, ntabwo wabiba umujinya ugirira abandi ngo usarure ubugwaneza. Iyo ushaka umusaruro mwiza, utegura kubiba ibyiza, kuko iri ni ihame ry’ubuzima busanzwe ndetse rinikora mu buryo bw’Umwuka ko ibyo umuntu abibye aribyo asarura. Ntiwabiba gusuzugura abandi ngo utegerezee kubahwa.

Mbere yo kwinubira umusaruro w’ibyo ubona, gerageza gusubiza amaso inyuma urebe neza ibyo wabibye.

Duharanire gukora ibyiza, Imana izatwitura ibyiza natwe.

Hanyuma y’ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.” Yohana 5:14

Yesu avuga ibi aratwereka ko icyaha kizana imibabaro mu buzima bwacu. Iyi niyo mpamvu tugomba guharanira kugira kwera mu buzima bwacu niba twiyemeje gukizwa, kuko iyo duhaye umwanya icyaha mu buzima bwacu, tuba tugiye munsi y’ububasha bwa satani kuko Bibiliya ivuga ngo ukora icyaha ni uwa satani, kuko niwe nyirabyo, mbese niwe watangije umushinga wo gukora ibyaha.

Iyo rero uretse icyaha ni ukwitandukanya n’umwijima. Ntabwo Imana ariyo iduteza ibyaha, ahubwo ni satani. Ibikorwa byacu bishobora kuba bishingiye ku bubasha bw’Imana cyangwa ubwa satani, kuko uwo wemereye muri wowe niwe uyobora ubuzima bwawe.

Ubwo rero Imana yifuza ko tuba abera, tukarwanya icyaha mu buzima bwacu, nta mpamvu yo kukimika kuko gituma satani atugeraho bimworoheye.

Iyo umukristo akoze icyaha, uburyo aba asigaranye ni ukukihana, ukacyatura, ijambo ry’Imana ritubwira ko ari Iyo kwizerwa ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. 1 Yohana 1:9
Ibi nibyo bishobora gutuma twirukana satani mu buzima bwacu, tukabwegurira Imana ikabuyobora.

Ntabwo ibyaha by’umukristo bimuhindura umunyabyaha wo kujugunywa kimwe n’uko ibikorwa byiza by’umunyabyaha bitamuhindura umukiranutsi. Ibyaha bizana urupfu mu buzima bwacu, niyo mpamvu ari ibyo kwirindwa umwanya ku mwanya.

Ntitwashobora kubaho ubuzima twubaha Imana keretse tubanje kuyemerera igahindura kamere yacu. ‘’kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo.’’ Abefeso 5:8
Imana imaze kuduhindura tukaba ab’umucyo mu mwami wacu, dusabwa kugenda nk’abana b’umucyo. Imana ijye idushoboza kundera mu mucyo nk’uko ibitwifuzaho, Imana ibahe umugisha!

Zaburi 84:6 - Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.

Ejo hashize twaganiriye kuri uyu murongo dusobanura uburyo imbaraga twibitseho zigaragaza uburyo duhiriwe. Uyu munsi turakomeza noneho tuvuga ku isano riri hagati y’inzira zo mu mutima n’amahirwe.

Namenye neza ko imihanda n’inzira bitaba ku butaka gusa. Umutima nawo wuzuyemo inzira. Nizo umuntu anyuramo umunsi ku munsi. Ziyobora ubugingo bwe n’umwuka we.

Kuri bamwe izo nzira zigana ikuzimu ku bandi zigana mu murwa w’Imana, Siyoni y’abera, umurwa Imana yateguranye urukundo. Iyo umuntu agana ikuzimu ahorana irari ry’ingeso za kamere mu mutima, arangwa n’imirimo ya kamere.

Nkuko Pawulo abivuga, imirimo ya kamere ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana. (Abagalatiya 5:19-21).

Ufite mu mutima inzira zijya I Siyoni ubirebera ku mbuto yera. Nkuko Pawulo abivuga, imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. (Abagalatiya 5:22-23).

Suzuma imbuto wera uramenya aho inzira zawe zikuganisha. Niwikura mu barangwa n’imirimo ya kamere ugatoza umutima wawe kwera imbuto z’umwuka, uraba uri mu cyiciro cy’abantu Imana yita abanyamahirwe, a bajya I Siyoni.

source: ubugingo.com

Abantu akenshi twita abo hanze cyangwa se abadakijijwe bahora bitegereza umuntu ukijijwe uko abayeho, uko yitwara mu bikomeye, imyitwarire yawe n’ibindi. Ni byiza kuzirikana ko ibikorwa byawe niba ukijijwe, amagambo yawe bisobanura uwo uri we.

Iyi niyo mpamvu Imana idusaba niba twarayimenya kwitwararika cyane kuko byo ubwabyo bifitemo ivugabutumwa. Imana ihamagarira uwakijijwe wese kuba itabaza mu isi, aho uba, ukorera, mbese dukwiye guhora twibaza ikibazo ngo mbese imyitwarire yacu hari uwo yazana kuri Kristo?

Niba iyi si itaramenya Yesu, Imana yahisemo kudukoresha ngo abataramumenya bamumenye. Imana iradusaba kuba intangarugero aho dukora, dutuye, aho tugeze hose.

Dukwiye kuba urugero tukishima nubwo haba hari ibitubabaza, tukaba isoko y’amahoro nubwo haba hari ibiyabuza abantu, tugasakaza umunezero, tukimika urukundo nubwo abantu bashishikarira kwangana, kugira ngo tubere abahamya abatazi Imana. Tukirinda ikintu cyose cyatukisha Imana kuko nitwe bavugizi ifite mu batarayimenya. Tugaharanira ko ubuzima bwacu butera benshi guhimbaza Data wo mu ijuru.

Ntabwo Imana izamanuka n’amaguru ngo yerekane urukundo rwayo, ibintu byose igamije kugeza mu isi ujye wibuka ko ari cyo yaguhamagariye, wihatire kuba urugero rwiza.

Erega n’ubundi niba uri umwana w’Imana ntiwabura kugira imico yayo kuko byanze bikunze mbere yo gukizwa hari indi wari ufite wataye. Ni kenshi wumva umuntu abona umwana, agahita akeka ababyeyi be ashingiye ku myitwarire ye, niko natwe bakwiye kutureba bagahera ko bahimbaza Data wo mu ijuru kubera kumuhagararira neza aho turi hose. ‘’Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.‘’ 1 Petero 2:12

Ushingiye kuri iri jambo ritwibutsa ko imyitwarire yacu hagati y’abataramenya Imana ni ivugabutumwa rikomeye. Nubwo ari byiza kujya mu rusengero buri cyumweru, ariko haba hasigaye ikibazo kibaza ngo ‘’mbese nyuma yo ku cyumweru mpinduka nde?’’ Kuko mu rusengero wa mugani w’abakuru nta muntu utahitwara neza, abantu bose baba bafite umutima mwiza kuko nta bibateranya byinshi bihaba.

Mu rusengero iyo ukererewe si nko kuzi ngo baragukata, ntawe uzakugurira ngo aguhe menshi ukenera kwera imbuto yo kuyamusubiza. Mbese hameze nk’umushoferi imbere ya polisi. Ubonye umushoferi imbere ya polisi, wamwita umwana mwiza, uzi gukoresha neza umuhanda, ariko ikibazo wamumenya neza mbere yo kugera kuri polisi na nyuma yo kuyirengaho.

Imana ikeneye ko dutanga urugero rwiza aho tuba hose. Ikindi ntitumere nk’abari imbere ya polisi ahubwo mu byo dukora byose, tukabikoreshwa n’urukundo dukunda Imana nk’umubyeyi wacu dushaka kubahisha, twatanga urugero rubi bikatubabaza.

Turi abahamya b’ibyo Yesu yadukoreye birimo kutubohora ingoyi za satani no kudukura mu bubata bw’ibyaha, n’indi itandukanye Yesu yakoze. Ni ba tumwitirirwa ubwo ari uw’umucyo niko dukwiye kumera ku bakiri mu mwijima, ni umwami w’amahoro, tugomba kuyaha abandi bataramumenya. Turahirwa niba tubayeho gutya kandi niba twebwe ubwacu n’imyitwarire dufite aho turi itera abayibona guhimbaza Data wo mu ijuru.

Imana ibahe umugisha. Amen.

“Himbaza Imana x2, abari kure n’abari hafi babimenye, Himbaza Imana abanyamibabaro bishime”

Iyi ni imwe mu ndirimbo tumaze iminsi turirimba mu rusengero, ngo himbaza Imana , abanyamibabaro bishime.

Nubwo uko ibihe by’imperuka birushaho kutwegera abantu bagenda barushaho guhinduka , umuntu yahagarara ashima Imana bikaba ikibazo kuko abantu batabyumvise kimwe, ariko burya iyo uhagaze ushima Imana wabisengeye, abanyamibabaro barishima, kuko ahava yumvise ko nubwo we bitaramugeraho, ariko hari Imana itabara, hari Imana ikiza indwara, hari Imana ihoza abarira, hari Imana igabura. Amen
Narashatse sinahita mbyara, nuko imana igiye kunkorera agashya, ihita impa impanga umukobwa n’umuhungu. Maze kubyara, nashatse icyo naha Imana numva simpise nkibona ariko numva mu mutima wanjye ijwi rimbwira ngo sinjye wabyaye habyaye Imana nzajye kuyihemba!!! Wakumva ari ibisazi ariko Imana yari izi impamvu. Kandi nuwabivuga ntiyaba yibeshye kuko bibiliya iravuga ngo “ Nijye utuma batwita , ni nanjye utuma babyara “.

Ku munsi wo kujya gushima Imana, nemejwe n’umutima wanjye kujyana ibihembo: ihene, igitoki, Fanta, ibiseke birimo ibintu bitandukanye… nshima Imana ndataha. Nuko mu rusengero harimo umuntu rwose ufite ikifuzo cyo kubyara, niwe wabinyibwiriye ngo abwira Imana ayitereta! Amen :ngo “ Mana, buriya koko nanjye umpaye umwana , nazananirwa kugushima nkuko Alice yabikoze” Amen. Imana yaramushubije , azana umwana mu rusengero aza gushima Imana.

Turi ku ijambo rivuga ngo “ Himbaza Imana, abanyamibabaro bishime” cyangwa se “ Shima Imana abanyamibabaro bishime” . Wowe ujye ugenda wabisengeye gusa uzirebere ibizavamo. Numva nzajya mbigerageza uko nshoboye, haba mu bantu bake cyangwa benshi ariko Imana ikacyira iryo shimwe ryanjye.

Uretse no kuba abanyamibabaro bishima, n’Imana ngo ikunda ishimwe ry’abera, baranyigishije ngo nibyo byokurya byayo! Amen
Ibihe byiza:

Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite. Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga.( Abefeso 4 :11,12)

Isi ituwe n’abantu iteka bifuza kubaho ubuzima butandukanye n’ubwo barimo. Akenshi umuntu aba atekereza ko aramutse abonye ibya mugenzi we aribwo yanyurwa. Igitangaje nuko uwo yifuza kuba nkawe nawe afite undi ashaka kumera nkawe, ushobora no gusanga uriya ushaka kugera ku rwego rw’abandi nawe afite abashaka kumera nkawe kuburyo bitoroshe kubona umuntu wakubwira ati ndanyuzwe.
Paul yandika mu magambo yo haruguru yavuze kubijyanye no kunyurwa n’uko umuntu yaba ameze kose.

Dukwiye kunyurwa n’uko turi kandi ntidukurwe umutima n’ibibaye byose mugihe tugitegereje ibizaza tukanyurwa n’ibyo dufite aho gutekereza ko tuzanyurwa n’iby’ejo kuko ntibigwira. Ibi ntibivuze ko tudakwiye kwifuza impinduka mu buzima no gutera indi ntambwe ahubwo bivuze kunyurwa n’ibyo dufite tukishimira mu mahoro. Uku kunyurwa tuvuga cyangwa se aya mahoro ntiwayakura mu bwinshi bw’ibyo utunze, amafaranga, kumenyekana, akazi, amashuri n’ibindi tuba twifuza kugeraho, ibi byose ntibitanga amahoro ahubwo amahoro yuzuye no kunyurwa nyako bituruka mu mutima ukaba wanabona ibintu kandi ntabihari, ibyo ubonye nuko ubayeho ukumva uranyuzwe. Nta muntu natekereza ko yaba afite ibimukwiye nk’umuntu unyuzwe, bene uyu amahoro ye aturuka mu mutima kurusha ko yaturuka mu byo atunze.

Kunyurwa ni intwaro ikomeye cyane kandi igira inyungu nyinshi. Paulo yagize ati icyakora koko kubaha Imana gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi.( 1Timoteyo 6 :6) tugomba kubwira Imana nkaho ari umubyeyi tukayibwira byose ariko kandi tugategereza ibyo ishaka gukora kandi byagera tukanyurwa nabyo.
Icyo wakora uhereye ubu tangira wishimire uko ubayeho kandi wige kunyurwa muri byose kuko nuko uri nabyo ni Imana ube uyishimiye aho igejeje ikora.

Mukiganiro ugirana n’Imana mu masengesho ntabe gusa ayo gusuka amaganya ahubwo wishimire mu mwami wawe wumve unyuzwe nuko akubeshejeho naho isi yo izashirana no kwifuza kwayo.

Mugire amahoro.

Umukozi w’Imana Amy Weimer yatanze urugero ashaka kugaragaza uburyo Imana idatewe ikibazo nuko dutandukanye, ahubwo ko aribyo biyishimisha. Yagize ati waba warigeze wumva umuziki urimo uruhurirane w’ibikoresho bya muzika bitandukanye? Iyo ubikiniye rimwe bigashyira hamwe uhita wumva biryoheye amatwi, ushobora no kumva ntawabigukura iruhande rwawe. Ariko ibi byuma twibukiranye ko bitandukanye yaba kumiterere yabyo, yaba umumaro yabyo.

Iri tandukaniro ryabyo niryo ryahuriranye bibyara umuziki uryoheye amatwi. Iyo byose biba ingoma gusa, umuziki wari kuba umeze gute ?
Ibi bijya gusa niyo Imana itureba dutandukanye turi abantu bayo yaremye kuko byose yabikoze kubera impamvu kandi birayishimisha.(Zaburi119:73), “intoki zawe nizo zandemye, nizo zambumbye, umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse”. Ushobora kumera nka biriya bikoresho ukibaza ngo kuki ntabaye sentetizeri cyangwa sembale ariko byose byari bikenewe ngo byuzuzanye. Uko Imana yemeye ko usa, umera biyihesheje icyubahiro. Ujye ubyishimira kandi ntukifuze kumera nka mugenzi wawe ahubwo wumve uguwe neza kuko nawe umuhaye ikizamini ngo amere nkawe ntiyagitsinda, ahubwo ushatse wakishimira ko usa n’Imana.
Ba uwo uri we.

Kwishimira ibyo ntakindi uretse kumva ufite amahoro mu Mana yaguhitiyemo kuba wowe ahubwo ushatse wajya ubiyishimira. Abaroma 9:20, Paul yandika hano yagize ati”Ariko wa muntu we, urinde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti”ni iki cyatumye undema utya?” Nyuma y’aya magambo ushobora kubona igisubizo kandi cyiza muri Yesaya45:9 hagira hati” utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z’isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti’’urabumba iki?’’ cyangwa icyo urema cyavuga kiti ‘’nta ntoki afite?” kimwe na Yeaya 29:16 icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi bwenge?
Amagambo yose ari haruguru arerekana ukuntu turi ibiremwa by’Imana kandi ko uko tumeze ariyo yabiduhitiyemo.

Hari igihe umuntu ashaka guhisha uko ari kugira ngo amere nk’abandi, yisiga amavuta ahindura, ahindura ingendo mbega agakora ibishoboka byose kugira yihishe kubera ko atishimiye uko ari ariko si byo. Ibi biragaraza ko uko umeze wowe ntabwo byerekana ubushobozi buke bw’Imana ahubwo bishimangira ukuntu ubwenge bwayo butarondoreka. Uko umeze ntibisobanuye ko Imana yibeshye ahubwo biyihesheje icyubahiro kandi nayo birayinezeza.

Uhereye ubu tumenye cyangwa twibutse ko Imana yaturemye uko turi bikaba biyishimisha kandi biyihesha icyubahiro, dukwiye kuyishimira uko yaduhitiyemo kandi ntitwifuze na rimwe gusa n’abandi. Ahubwo nka biriya bikoresho nawe urakenewe kugira ngo umuziki ube wuzuye neza. Uko umeze ni kwiza kandi guhesha Imana icyubahiro.
Murakoze
Imana ibahe umugisha

Yohana13:34-35 "Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

Benedata, umurage-tegeko Aba Kristo twasigiwe ni urukundo. Ni yo ndangamuntu Umwami Yesu yasigiye abamwizeye n’abazamwizera, igihe aberuriye ko nta kindi abantu bazabamenyeraho, uretse urukundo bazaba bakundana ndetse n’urwo bazaba bakunda abandi. Abantu benshi bavuga ko bakijijwe uyu munsi usanga bashingira agakiza kabo ku kuba batakinywa inzoga, itabi, n’ibindi biyobyabwenge cyangwa nko ku kuba hari ibyaha baretse nko gusambana no kwiba, ariko ntibihagije!

Kureka ibyo byaha ubwabyo ni intambwe ikomeye baba barateye, ariko nyine haba hakiri urugendo, hari igihe utangara nk’iyo uganiriye na bamwe muri bo mwisanzuye ,ugasanga n’ubwo bavuga ko bakijijwe hari abo banga, bagifite ubugome, ishyari, impuhwe n’imbabazi bigerwa ku mashyi, gusebanya, kugambanirana, gukimbirana...Ugasanga abenshi turi nk’abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abacamanza bahora bagenzura kandi bavugavuga ibitagenda ku bandi, nyamara na bo ari abarwayi barembye!

Twakagombye kubanza kwitokora mbere yo kugenzura ibitotsi mu maso y’abandi, nyamara ariko si ko bimeze. Ibyo byose n’ibindi ntarondoye biterwa n’uko ikibanza cy’urukundo kiba kitarasizwa neza neza muri twe. Urukundo ni yo ndangamuntu y’uwakiriye agakiza, ni na wo musingi ibindi byose byubakiraho, Bityo rero, agakiza kadashingiye ku urukundo, ndagira ngo mbabwire ko kaba gapfuye.

Abantu benshi dukunze kwatura ikintu kitwa urwangano rwo mu mutima, Benedata, nagira ngo mbabwire ko ari akaga gakomeye kugira uwo wanga mu mutima uri umukirisito! Ijambo ry’Imana mu ubutumwa (1 Yohana 3:15) hatubwira amagambo avuga ngo “ Umuntu wese wanga mwene se ni umwicanyi, kandi muzi y’uko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we .Ushobora kutamwica ngo aveho, nyamara burya uba wamaze kumwambura ubuzima muri wowe, kuko uwo yari we muri wowe utaramwanga wamaze kumwica, havuka undi wanga! Ni yo mpamvu gukunda uwo wahoze wanga bigora kuko bisaba kubanza kumuzura!

Abantu benshi dukunze gusebanya, gukwiza inkuru zisebya abandi! Ibi na byo ni ubwicanyi bukozwe ku bundi buryo! Iyo usebya umuntu uba wica isura ye nziza mu mutima w’abari bamuzi. Uzayizura ute? Uba wica icyubahiro yari afitiwe n’urukundo. Uzabizura ute?
Ni akaga gakomeye ku bantu basebanya, kuko usanga bubaka ikuzo ryabo mu matongo y’icyubahiro cy’abandi. Bazabona ishyano nibatihana!

Nubwo waba uririmba nka marayika, ubwiriza nka Yesu ubwe, ukora ibitangaza biruta ibyo intumwa zakoraga, ariko nta rukundo rukuranga, ibyo uzaba ukora bizaba ari impfabusa kuko uzaba wataye ibyangombwa by’umwigishwa wa Yesu! Warwanyije ibyaha bindi uranabitsinda ariko nutsindwa n’umwitozo w’ubuzima bwa minsi yose wo gukundana, uzaba wararuhiye ubusa! Kandi rero biragatsindwa kuruhira ubusa!

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu bubane natwe twese. Amen.
BIZIMANA Jean Baptiste

Hari ibyaha abantu benshi banga ukuyeho ko ari n’ibizira mu maso y’Imana, no ku muntu w’imfura rwose bikaba bigayitse. Uzasanga abantu benshi batazi inzira y’agakiza k’Imana, ariko badasambana, batiba, bataroga, badasinda, batarwana, batabeshya n’ibindi.

Ibi rwose birashoboka cyane, ndetse binabaho. Abantu benshi iyo ubabwiye gukizwa bahita bakubarira urutonde rw’ibyaha. Bakakubaza bati: “Njyewe se ndasambana; ndiba…? Sinzi bamwe mubo muvuga ko bakijijwe bakora ibibi biruta ibyanjye?”

Gukizwa ni igikorwa kigira umunsi isaha n’umunota biberaho, ukavuga uti kuva ubu ndakijijwe, neguriye Yesu ubuzima bwanjye bwose. Ibindi ni ubuzima bwa gikirisitu n’imbuto zikwiriye abihannye. Niyo mpamvu udakijijwe atazabona Umwami Imana. Abazabona Imana ni abana bayo, abo itabyaye rero ntibari kuri urwo rutonde.

ABA BANA IMANA IBABYARA RYARI?

Cya gihe bumva ijambo ryayo, bakaryizera mu mutima bakatuza akanwa kabo ko bemereye Kristo kugenga ubuzima bwabo, ako kanya burya impundu ziba zivuga mu Ijuru, baba bibarutse umwana, bagatangira urugendo rwo kumwitaho no kumurera nk’uko n’abantu barera abana babo. Kandi nk’uko mu isi umwana anezeza, mu ijuru ho biba akarusho kuko n’ubusanzwe bahora banezerewe bivuga ko biba ari ibirori bije mu bindi, biba bikomeye cyane.

Yohana 1: 12-13: “Icyakora abamwemeye bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, AHUBWO BABYAWE N’IMANA.”

Mu miryango itandukanye harererwa abana batandukanye, bahavuka cyangwa batahavuka. Umwana uvuka mu rugo iyo yananiranye baramuhana bakagoragoza uburyo bwose bushoboka, niyo byanze abaho nyine bagakomeza kugerageza kuko ari umwana mu rugo. Ariko utari uwo muri urwo rugo mu bihano ahabwa harimo no kwirukanwa rwose nta kidasanzwe kuko si uwabo.

Umuntu wakijijwe ashobora kugira intege nkeya nk’uko umwana ashobora gukosa mu rugo, ariko ntumenya aho yahuriye n’umubyeyi we bakiyunga. Umukirisitu uri mu ntege nkeya rero aruta kure Ngesonziza n’aho yaba akora ibyiza bingana gute.

Uzi impamvu? Ni uko ibyo akora byose abikora kubwe n’amarangamutima ye gusa. Ariko ukijijwe ibyo akora byose abikora kubwa Yesu yizera. Imirimo yose yakorewe inyuma ya Yesu ntaho yandikwa iba ipfuye ubusa mu maso y’Imana. Ariko imirimo yose ikorewe muri Yesu irandikwa kandi ihabwa agaciro kenshi kabone nubwo yaba iciriritse.

Muvandimwe ukeneye kubanza ugakizwa ukegurira Kristo ubuzima bwawe bwose, kuko gukiranuka kwawe kutabereye muri we kuba ari ubusa ntikunashoboka. Abakijijwe ntibabaho kubwabo, babaho kubwa Kristo , n’ibyo bakora byose bakabikorera muri we.

Gukora imirimo myinshi mu rusengero si cyo kimenyetso cy’uwabyawe n’Imana!

Gushaka kumenya byinshi ku Mana no gukora imirimo yayo utarakizwa, bisa no gushakisha kubaho no gukura kandi utaravuka. Ntibishoboka!

Niba nta gihe uzi wagiranye ubusabane na Yesu ukamwemerera kwima nk’Umwami mu buzima bwawe ndetse akakubera umukiza, ukamwemerera ko adahari kubaho kwawe bidashoboka, ntabwo uravuka. Niyo mpamvu wihana kenshi ariko kureka bikakunanira, nturaba uwa Yesu, uracyari uwawe. Ukwiye kubanza ukavuka Yesu akakureresha amata meza y’Umwuka.

Ugerageza gukura, ariko ntibizashoboka kuko utaravuka. Ushaka kwera imbuto kandi utaranabaho. Iki gikorwa kiba mu gihe runaka, ntabwo uvuka ngo usange ukijijwe hanyuma ukomerezeho, kabone n’ubwo waba waravukiye mu muryango uzi Imana, ariko ukwiye kugira igihe cyawe uba uziranyeho na Yesu ko wamwakiriye akakubyara, nk’uko hari igihe wavutse ku mubyeyi wawe usanzwe.

Nk’uko nta mwana utagira aho avuka rero, abatari abana b’Imana bose, babyemera batabyemera ni abana ba satani.

Biteye ubwoba kubwira umuntu ko Se ari satani, ariko ni ukuri kwuzuye utavuka ku Mana avuka kuri satani.

Niba wumva bikubangamiye kwitwa umuhungu/umukobwa wa satani, fata icyemezo wakire Yesu ube umwana w’Imana.

Yohana 8: 44: “Mukomoka kuri so Satani…” Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe. None se tuyahindure? Oya niba utari umwana w’Imana uri uwa Satani n’amaraso ni amwe, nubwo udakora biriya wita bibi ariko burya nta kibi kibaho utakora kereka umubyeyi wawe atabishatse, kuko amaraso ye ni mabi, akora ibibi gusa nta kiza agira, kandi ayo nawe urayafite kuko ni ay’umubyeyi wawe.

Ahubwo uvuka kuri satani akwiye no kuba yiteguye kuraganwa nawe umuriro utazima, kuko umubyeyi w’umuntu niwe umuha umurage n’umunani. Kandi ntawundi murage n’umugabane satani afite utari ugucibwaho iteka no kuba mu muriro ukongora ariko Utica kandi utazima iteka ryose, niho bazaba bakahahekenyera amenyo.
Matayo 13: 50

IYI NYIGISHO NTIHA UBURENGANZIRA ABAKIJIJWE BWO GUKORA IBYAHA NGO NI UKO ARI ABANA MU RUGO.

Ukora nabi wese azabihanirwa, Kuko icyaha cyose ni ubugome kandi ukora icyaha ni uwa satani. 1Yohana : 3:8.

Amahirwe y’abakijijwe ni Yesu wabaye impongano y’ibyaha kubw’igitambo cy’amaraso ye yeza ibyaha by’abamwizera. N’ubwo rero ubwo buntu buhari, si ubwo gupfusha ubusa. Si uburenganzira bwo kwitwara uko umuntu yishakiye, ahubwo butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kwirinda, no kugira imibereho ikwiriye abihannye. (Tito 2: 11-15)

Ahubwo byari bikwiye gutuma tugira agahinda ka bene wacu bagiye gupfa urupfu rubi gutyo. Uyu mutwaro ni wo Yesu yagize yemera kwitanga kubw’urukundo ruhebuje. Dukwiye gufata urwo rugero rero.

Twebwe ntituzabambwa, ariko mu kubabwiriza ubutumwa bwiza niho hazava ubutabazi bubakiza amaboko ya wa mubi satani wabafashe mpiri abashuka ko nta kibazo ubwo badakora ibi n’ibi bazajya mu ijuru kandi badakijijwe.

Ikindi tuvuge bike dukore byinshi, kuko imbuto nyinshi nziza zihamagarira abantu kuza kuri Yesu kuruta amagambo menshi atagira imbuto nziza. Imana iduhane umugisha!

Vedaste [email protected]

Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.(Abaheburayo 2:18)

Iyo umuntu yageragejwe aba afite umubabaro yumva wenyine nta wundi muntu yamenya uburemere bwawo ariko Yesu we kuko yababajwe no kugeragezwa yakumva akanagukiza intimba watewe n’ ibyakubayeho.

Dore ubuzima bwa Yesu twakwigiraho:

1. Yesu bamwanze ataravuka yitwa ikinyendaro: abavukiye mu miryango itabakunda cyangwa babaye ipfumbyi ari bato Yesu bamwibonamwo

2. Yavukiye mu muvure w’inka Mariya na Yosefu babimye icumbi: Abakene isi ntibaha umwanya kuko abantu bakunda inyungu ntibakunda inshuti uramutse ufite ikibazo Yesu yakubera inshuti nzima itagutererana habe na rimwe.

3. Yesu yahunze ari uruhinja amara imyaka 3 muri Egiputa: ababaye impunzi cyangwa mu buzima bwo kuburabuzwa no kudahabwa agaciro Yesu bamwibonamwo.

4. Aho Yesu ahungukiye ntiyatuye mu mujyi yakuriye i Nazareti mu bukene bukabije nta nzu bagira bari batunzwe no kubaza: Humura ubuzima bwose urimwo Yesu yagufasha kubwakira akazanabugukuramo kuko yabubayemwo mu gihe abakire baziko abakene ari ibyo bigize

5. Yosefu yapfuye Yesu afite imyaka 19 asigara abaza agatunga benenyina batamwemera bamwita ikinyendaro: akenshi dukunda ko dukora ibyiza bakadushima ariko nubwo utagira umuntu numwe ukubwira ngo wakoze Imana ireba imirimo izakugororera kandi ntugacike intege ngo urebe gukora ibyiza ngo n’uko ntawagushimiye.

6. Yesu atangira umurimo yinjiye mu rusengero avuze ko ariwe Mesiya Imana yatumye bashaka kumwica abadiakoni bajya kumujugunya mu manga Imana iramurokora: birashobokako umuntu ageragerezwa mu rusengero abakamuruhuye akaba aribo bamukomeretsa ariko nawe Yesu yakumva akanagufasha ntukivumbure ngo wange Imana n’umurimo wayo

7. Yatoranyije intumwa buri wese yamusengeye ijoro ryose abakorera byose ariko umwe muribo niwe yamugambaniye aranamugurisha: abantu bagiye bahemukirwa nabo bagiriye neza, basangiye bahaye inka, bizeye bagasangira ubucuruzi, abo bagurije amafranga niba byarakubayeho bibwire Yesu yakumva

8. I Getsemani Yesu yarababaye agera ubwo abira ibyuya bivanzemwo amaraso intumwa ze zisinziriye yarabinginze ngo bamufashe gusenga bakomeza gusinzira: Aho watekerezako wakura ubutabazi warabubuze humura Imana izaca indi nzira ariko uzatabarwa.

9. Yesu yatanzwe n’ umutambyi mukuru mu gihe Pilato we yari yakarabye ari nta cyaha yamubonyeho: Idini ririca nta bugingo ritanga Yesu niwe utanga ubugingo wenyine uzabe umwana w’ Imana ntuzabe umunyedini kuko ubugingo n’ubwo umuntu ku giti cye(amadini ni imiryango turererwamo)

10. Ku musalaba yarababajwe yambara ubusa umubiri we yuzuye ibikomere: Birashobokako ibyakubayeho byagusigiye ingaruka n’ibikomere ariko Yesu yakomora
Inkuru nziza: nyuma y’iminsi 3 Yesu yarazutse imbaraga zamuzuye zazura n’ubuzima bwawe kandi ubu amavi yose arapfukama indimi zose zihamya Kristo ko ari Uwiteka.

Humura imigambi Imana igufiteho ni myiza numwiringira kuko yababajwe no kugeragezwa abasha gutabara abageragezwa bose kuko azi intimba icyaricyo.

Pastor [email protected]

Wifuza kuzajya ubona inyigisho ukaba n’umwe wo mu agakiza family uhawe ikaze. Niba ukoresha whatsapp twandikire kuri +250788422984
Emai:[email protected]

“Ageze hafi y’inzu, uwo mutware w’abasirikare amutumaho incuti ze
ati’Nyagasani ntiwirushye, kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye: nicyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ko nza aho uri ubwanjye; ahubwo tegeka nuko umugaragu wanjye arakira.’” (Luka 7:6-7).

Nk’uko tubibona muri icyo cyanditswe twafunguje, usirikare w’umuroma, wari
ufite umugaragu wenda gupfa yinginze abayobozi b’abayuda gusaba Yesu ngo
akize umugaragu we. Amenye ko Yesu ari mu nzira aza iwe, yoherereza
ubutumwa Umwami Yesu agira ati: “Ntukwiriye kuza hano Mwami! Ahubwo vuga
ijambo gusa umugaragu wanjye arakira.” Agendeye ku kwizera kw’uwo
musirikare, Umwami yavuze ijambo ryo gukiza indwara maze umugaragu w’uwo
musirikare ahita akira ako kanya.

Ikindi gihe, umugore yaraje yinginga Yesu ngo akize umukobwa we wari ubaswe
n’umudayimoni (Mariko 7:25). Umwami yaramubwiye ati: “….igendere, uwo mudayimoni yasohotse mu mukobwa wawe” (Mariko 7:29). Yabivuze mu mpitagihe: “umudayimoni yarangije gusohoka mu mukobwa wawe!” Iki nicyo uwo mugore yari akeneye kumva gusa, kandi yahise amenya ko umukobwa we yamaze gukira. Ari uwo mugore ari n’uwo musirikare w’umuroma ntawashidikanije cyangwa ngo aburanye amagambo y’Umwami; ahubwo bakoresheje ukwizera kwabo bagendera kuri ayo magambo y’Umwami.

Uku ni ko nawe ukwiriye gufata Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana rihora
rihamye mu ijuru (Zaburi 119:89), ku bw’ibyo ntirijya rineshwa. Ni ryo ryonyine ukeneye ngo ugire ubutsinzi no kuzamurwa mu buzima. Inshingano zawe ni ukuryizera maze ukarigenderaho.

Dutanze urugero, Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana yakugize umukiranutsi (2
Abakorinto 5:21), byizere maze uhore watura ubukiranutsi bwawe. Ntacyo bivuze ko rimwe na rimwe wumva hari ikigucira urubanza; n’aho byabaho uba ukiri ugukiranuka kw’Imana muri Kristo Yesu. Uko kuri, uko kuri kwarangije guhama mu ijuru, kandi uko ukomeza kukwatura, ni ko gushinga imizi mu buzima bwawe.

IsengeshoData

Mwiza, ndagushima ku bw’imbaraga z’Ijambo ryawe n’ubushobozi bwaryo bwo
guhindura umwuka wanjye, ubugingo bwanjye ndetse n’umubiri wanjye. Ndatura ko ibihe byose, Ijambo ryawe ry’ukuri rihamye mu buzima bwanjye, rinyobora mu nzira y’ubushake bw’Imana bukwiriye ku buzima bwanjye. Ngendera mu mbaraga, mu buzima bwiza no mu butsinzi none, kuko ngendera mu Ijambo ryawe, mu Izina ry’Umwami Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo:

Yesaya 55:10-11
Imigani 4:20-22

‘’Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuramo.’’ Zaburi 119:11

Abantu benshi mu minsi ya none ubona bafite inyota y’ijambo ry’Imana kandi ukabona bashishikajwe no kurishakisha.

Akenshi usanga igihangayikishije ari uko imikirizwe ya bamwe idakwiriye, ugasanga umuntu wari ukwiye kuba ikitegererezo niwe uri gukora ibidakorwa.

Hari ubwo umuntu ku giti cye agerageza uko ashoboye kugira ngo adacumura ku Mana ariko akisanga yacumuye akaba nka wa muririmbyi wavuze ngo agerageza uko ashoboye kwibuza inama mbi z’ibyaha ariko akabyibonamo. Ntabwo rero aba ari ibintu byoroshye kubaho ubuzima budacumura ku muremyi ariko kandi birashoboka, kuko Imana ntiyari kudusaba ibintu bidashoboka.

Uko bisa kose ibintu bitunanira hari ababishoboye kuburyo nta rwitwazo na ruto twabona, uwandikiye Abaheburayo yaravuze ngo ‘’Ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambura ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho gutegekwa twihanganye’’ Abaheburayo 12:1
Aha bari bamaze gutondeka intwari zose zo kwizera. Ibi bintu byo gukizwa turimo hari abacuruje bakiranuka muri byo, hari abakoze politiki birakunda, abacishijwe bugufi birakunda, abakomeye n’aboroheje Imana yibikiye muri buri cyiciro uwaguhamiriza ko ibyakunaniye byashobokaga.

Dawidi nawe yabayeho ubuzima bujya gusa n’ubu, yibaza icyo yakora kugira ngo atsinde umubiri, isi na satani bimutera gucumura asanga nta kintu na kimwe kibaho cyahesha umuntu wizera kubaho ubuzima budacumura uretse kubika ijambo ry’Imana mu mutima.

Umutima w’umuntu ubamo ibintu byinshi rimwe na rimwe hakaba igihe usanga harimo nibidashobora kukugirira akamaro, urugero inzika, ubugome, amaganya, ubwibone n,ibindi byinshi kandi ibyo byose nta na kimwe gishobora kubaho ubuzima budacumura, ahubwo ni bya bindi bituma kamere icumura ikura, ariko umutima wawe iyo uwubitsemo ibyanditse byera hamwe n’amagambo Imana yakubwiye biragufasha bikurinda kuyicumuraho.

Iyo ugiye gutana Ijambo ry’Imana wabitse mu mutima wawe rirakugarura, iyo wihebye ijambo ry’Imana riri muri wowe riraguhumuriza kandi rikakugarura ugiye gutana.

Ijambno ry’Imana ni itabaza rimurikira ibirenge byacu, rituyobora inzira nziza Imana ishaka.

UKWIYE GUSHIMA NI UFITE IGIKOMBE CY’AGAKIZA

Zab.116:12-14, Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki ? Nzakira igikombe cy’agakiza, Nambaze izina ry’Uwiteka. Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, Ni koko nzawumuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose.

Utarakiriye igikombe cy’agakiza nawe yahiga ariko ikibazo cyaba uguhigura. Twese dukunda guhiga iyo turi mu ntambara bishyushye, ariko igihe cyo guhigura kenshi kiragorana kuko kiba ari igihe cy’amahoro. Dawidi yibaza icyo yakwitura Imana yamusezeranije imbabazi zihoraho. Nyamara kandi n’ingorane ntiyabuze kuzigira. Icyamushoboje ni igikombe cy’agakiza. Nicyo yavuze muri Zab.23 (...Unsize amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara.).

Ni gute wabura ishimwe n’abami barashimye ! Ayishimira n’ibyokurya, Ayishima ko itishe abanzi be ikamutunganyiriza ameza bahari. Ikibabaje ni uko dushima Imana tukanitera hejuru kandi tutaretse ibyaha byacu. Dawidi we yagambiriye guhigurira Imana umuhigo mu ruhame rw’ubwoko bwayo kubw’imbabazi zayo.

Yibutse ko nubwo yanyuze mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu ashaka kuvuga igihe icyaha cyo kwica Uriya agatwara umugore we aho cyamugejeje. Hari aho agira ati amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha umunsi ukira. Ariko akomeza agira ati naturiye Uwiteka ibyaha byanjye kandi arambabarira !

Burya icyaha gikomeye ni ukuba ahantu udakwiriye kuba ukabura aho wagombye kuboneka. Byamujyanye mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu. Dawidi ntiyatabaye yagombaga gutabara bimuzanira izo ngaruka. Biragatsindwa guta igikombe cy’agakiza, kidahari twasa n’abandi. Dawidi abuze icyo akora biramurangaza, Satani amufatira muri izo ntege nke.

Nta gitangaza k’uwambaye inyama n’amaraso ko agwa mu cyaha ahubwo igitangaza ni uguhigurira Uwiteka umuhigo wo kumukiranukira. Dawidi amaze kumenya ko yamutwitse inda, kuko yari yataye igikombe cy’agakiza ke agambirira kwiyoberanya. Niko benshi babigenza bari mu murimo ariko Uriya amurusha gukiranuka, bituma ukuboko kw’Imana kuguma kuremerera Dawidi kubw’icyaha cye.

Kumena amavuta biroroha ariko bisaba imbaraga ngo igikombe cyayo giseseke.

Byageze aho Dawidi yicisha Uriya kandi mu ntwari 30 za Dawidi Bibiliya ivuga na Uriya yarimo.Umugaba w’ingabo Yowabu atuma amakuru k’umwami Dawidi ko Uriya yapfuye ariko hagapfa n’abandi batagapfuye, kuko yatekerezaga ko umwami ashobora kurakara akamucyurira ahitamo kongeraho ko na Uriya yaphuye kugirango ahonshe uburakari bw’umwami, Kandi niko byagenze ubundi Dawidi yicira urubanza. Niko bimerera uwamennye igikombe cy’agakiza ke.

Igikombe cy’agakiza kidahari nta mashimwe twabona ! Mbese Dawidi ko yasibanganyije ibimenyetso, byaramuhiriye ? Dawidi arongora Batisheba ku mugaragaro. Imana iruta byose iyo utabasha kwishushanyaho ituma umuhanuzi Natani, ahabwa ijambo kandi ahabwa n’ubwenge butangaje bwo guhanurira umwami abimubwira mu mugani w’umukire wakirije umushyitsi we intama y’umukene w’umuturanyi we. Dawidi, kuko yari yaratakaje igikombe cye ntiyimenya yicira urwo gupfa, kuko uwataye icyi gikombe biragoye kwimenya.

Nuko Natani amaze kumubwira ko ariwe, Umwami aca bugufi yumva neza ko akwiriye gupfa. Niyo mpamvu Imana yamugiriye imbabazi kubwo guca bugufi. Nawe yakwibuka imbabazi zayo ati ibyiza Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki ? Ati nzakira igikombe cy’agakiza kanjye.

Dawidi ati inshyimbo (inkoni y’imbabazi) yawe n’inkoni (igihano) yawe nibyo bimpumuriza. Nubwo yababariwe, ariko ingaruka z’icyaha cye ntizabuze kubaho.

Yefuta, yavutse ku mubyeyi w’umwisiraheli ariko nyina ari umunyamahanga, Abisiraheli baramwangaza. Ariko bamubonyemo ubutwari baramwiyambaza arabayobora kandi atabara ajya kurwana n’abamoni, aho yahigiye umuhigo ko natabaruka amahoro ikizasohoka mbere iwe azagitambira Uwiteka. Imana itabarana nawe ariko igitangaje asanganirwa n’umukobwa we kandi w’ikinege. Ubutwari bwe n’ubw’umukobwa we bibahesha guhigura uyu muhigo utoroshye. Nyamara twebwe tunanirwa guhigura Imana ibyo twivugiye nyamara bitworohera kuririmba ibya Yefuta ukibwira uti : "Imana nayo irabireba, reka mbe ntanze igice..." ni ishyano kuri wowe.

Mukundwa, higura Uwiteka bizana umugisha ariko icy’ibanze ni ukwakira igikombe cy’agakiza.

Cungana n’amavuta yawe kuko ibiyasaba ari byinshi, ntukabe muri ba basabyi b’amavuta, bamwe b’abapfapfa. Amen !

Mwalimu Edissa Mukansoneye

IMPANO TWAHAWE IRUTA IZINDI NI UBUGINGO

1Yoh.3:1-3 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.

UMWAMI TWIZEYE AFITE BYOSE

Yh.1:1-4 Mbere na mbere hariho Jambo ; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu.

Abana benshi babyarwa par accident cyangwa se bitunguranye ; kenshi ababyeyi ntibishimire kwakira iyo nkuru, ariko Imana ishimwe ko twe twabyawe n’Imana yabiteguye neza. Nishimiye ko menye rwose Yesu ko ari Umukiza wanjye... (97 Gush), Imana ishimwe ko twabyawe n’Ijambo.

YAHISEMO KUTUGIRA BARUMUNA BE

Yohana .1:10-13 Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.

Mbega impano irenze kugira amazu maremare no kugira ubutunzi burenze ! iyo kuba abana b’Imana batabyawe n’ubushake bw’inyama n’amaraso. Imana ntifite ipfunwe no kutugirz nk’abana bayo ; niyo mpamvu tuzasa na Yesu niyerekanwa, si nka ba bana bakirwa mu miryango batoraguwe kuko batigera bagira isura y’umubyeyi mushya.

YESU YABAYE UMUNTU

Filip.2:5-11 Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.

Yesu, kugira adushyikire yahindutse nkatwe. Njye ndi umukristo... (108 Gush).

YAHISEMO KUBA UWOROHEJE CYANE

Avukira mu cyaro Yitwa umwana w’umutahano cyangwa umuzanano Aba mu buzima bwa gikene Yabaye impunzi muri Afrika Yarezwe mu buryo bw’ubupfubyi (Maria yapfakaye kare) Yarenganijwe n’umuryango we Yarezwe ibinyoma n’inzego z’idini na Leta Yapfuye urupfu rw’agashinyaguro

Kubw’ibyo, Yesu biramworohera cyane kudutabara.

Iri ni ishimwe rikomeye cyane

YESU YATWOHEREFEJE UMUFASHA

YH.16:7-15

ABANAB’IMANA BAKURA IMBARAGA MU MASENGESHO Ibyak.4:31, Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga. Dusabwakujya mu isi dufite imbaraga.

DUFITE IMBARAGA ZO KUBA MU BUTAYU

Luka 1:80, Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.

Ntituvuka ngo tube ingwingiri. Ikibabaje ni uko benshi, uko bakura niko batakaza imbaraga zo mu mutima kandi ntibongere kwemeraibigeragezo. Dukwiye kugwizz imbaraga zo mu mutima kandi tukemera kuba mu butayu kugeza igihe tuzerekanwa. Ryari ? Yesu naza uko dusa nibwo kuzerekanwa. Tukiri mu isi hari ubwo nabwo Imana ishima kutwubahisha mu b’isi.

TUGENDA TUGWIZA IMBARAGA

Zab.84, 5-Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba. Sela. 6-Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. 7-Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasoko, Imvura y’umuhindo icyambika imigisha. 8-Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.

Abasenga nibakataze gusenga, abaririmba baririmbe cyane kurutaho ; biragatsindwa ko ducogora tugapfa duhagaze. Gahunda y’Imana kuri twe ni uko tugwiza imbaraga. Nk’uko Mukristo yabonaga hari umena amazi mu muriro ariko ntuzime, niko natwe, nubwo hari ibiducogoza, Imana yatwemereye imbaraga zinesha. DUHINDUKA BASHYA BURI MUNSI

2Kor.4:16-18, Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose.

Ibyo turebaho kenshi, bikadutera gushima Imana, nk’ubutunzi n’imibereho myiza ; nubwo ari Imana tubikesha, na manu y’Abisiraheli barayiriye ariko ntibyababuza kurimbuka ; sibyo bifite agaciro nk’uko twaguma aho Imana idushaka. Mukundwa, uko ujya mbere, gwiza imbaraga zo mu mutima.

NTITWEMEREWE KWIGANYIRA IBY’EJO

Mt.6:25-26, "Ni cyo gitumye mbabwira nti : ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ’Tuzarya iki ?’ Cyangwa muti ’Tuzanywa iki ?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ’Tuzambara iki ?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro ? Nimurebe ibiguruka mu kirere : ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane ? TUBASHA KUBAHO MU BIBAZO

Nka karungu mu mahwa Nk’intama hagati y’amasega aryana Turi umucyo w’isi ...

DUFITE IMBARAGA ZO GUSINZIRA

Mu muraba Tunyura mu isayo tukambuka Twashyizweho ikimenyetso, Uwiteka azi abantu be ! Imana ishimwe ko yatugize abana bayo ! Iyi mpano ntisanzwe y’ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

Kandi uko ikunda Umwana wayo, njye niko inkunda ntakwiriye... (149 Gush)

Pasitori Uwambaje Emmanuel

Turabasuhuje bene Data bakundwa n’Umwami Yesu. Tunejejwe no kongera kuganira namwe ijambo ry’Imana. Twinjiye mu cyigisho cya none: Imbuto z’umukristo, ni ngombwa ko dusobanukirwa uko umukirisitu agomba kwitwara.

Muri Matayo 7:17-23 tuhasanga amagamo asobanutse yavuzwe na Yesu, aho yagize ati: "Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi… nibwo nzaberurira nti sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe."

Yesu kandi yaranababwiye ati: "Muzabamenyera ku mbuto zabo" - Matayo 7:20. Aha Yesu yagaragaje ko kugira ngo utandukanye uwizera n’utizera, bitazashingira ku magambo gusa, ahubwo bizashingira ku mbuto uwo muntu yera zikwiriye umukiristu nyawe koko.

Nk’uko bigaragara, igiti cyera imbuto bijyanye n’uko icyo giti kiri n’ubwoko bwacyo. Igiti cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi kikera imbuto mbi - Matayo 7:17. Yesu yanyomoje yihanukiriye inyigisho zeze muri iki gihe aho benshi bigisha ngo idamararire wigumire uko umeze Yesu yarabirangije byose.

Icyo kinyoma kiranyagisha rwose kandi bishobora gusa no kwirengagiza ukuri kuko Yesu ubwe ahamya ati: "Umuntu wese umbwira ati ‘mwami mwami’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka."- Matayo 7:21.

Nukomeza ugasoma indi mirongo ikurikiyeho, urasanga amagambo akarishye Yesu yakoresheje, bishatse kuvuga ko yashakaga ko tutabikinamo. Ntekereza yuko bisobanutse ko igiti Yesu yashakaga kuvuga atari icyo tumenyereye cy’ikimera, ahubwo ko yashakaga kuvuga ikiremwa-muntu. Yesu yagaragaje ko kumuvuga ku munwa gusa nta cyo bivuze nta n’akamaro kabyo, ahubwo ko hari uko umuntu uvuga Kristo Yesu agomba kugira uko yitwara kwihariye.

Tekereza ko Yesu yanagaragaje ko umuntu ashobora kugira impano z’Uwmuka Wera nyinshi zinyuranye ariko atera imbuto nziza, mu yandi magambo nta mirimo yo gukiranuka imuranga, Yesu ati: "ibyo ntacyo byaba bivuze" - Matayo 7:22.

Ni ngombwa rero ko umukirisitu arangwa n’imirimo myiza yo gukiranuka (Turaza kurebera hamwe iyo ariyo). Dushobora kwibaza ngo umuntu yashobora ate kwera imbuto nziza? Igisubizo kiri mu ijambo ry’Imana mu mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk’uko bwanditswe na Yohana 15:15-8 aho Yesu agira ati: "Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira… ibyo ni byo byubahisha Data ni uko mwera imbuto nyinshi mukaba abigishwa banjye".

Aha Yesu yigereranya n’igiti n’aho abamwizera akabagereranya n’amashami yacyo, na Data wo mu ijuru (Imana) akamugereranya na nyiri uwo muzabibu uwuhingira - Yohana15:1. Yesu yagaragaje ko ishami ryose ritera imbuto rihwanyurwa kuri icyo giti, ariko iryera imbuto rigafashwa gukomeza kwera imbuto - Yohana15:2.

Yesu yatanze inama ari na ho harimo igisubizo twibajije kigira kiti: ni gute umuntu yashobora kwera imbuto nziza? Yesu yagize ati: "Mugume muri njye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye ku muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri njye." - Yohana15:4 Nk’uko iri jambo Yesu yavuze ribigaragaza, umuntu abasha kwera imbuto nziza iyo agumye muri Yesu. Mu yandi magambo, Yesu ni we udushoboza kwera imbuto zo gukiranuka.

Mu gusoza ndagira ngo twibaze tuti: "Ese ubundi izo mbuto dusabwa kwera ni izihe?"

Igisubizo na none turagisanga mu ijambo ry’Imana, mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya 5:16-26, ahagira hati: "Ndavuga nti muyoborwe n’Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira… niba tuyoborwa n’Umwuka, tujye tuyoborwa n’Umwuka. Twekwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari".

Muri iri jambo dusangamo imirimo ya kamere twaretswe ubwo twakiraga Yesu ari yo gusambana no gukora ibiteye isoni, iby’isoni nke, gusenga ibishushanyo, kuroga, kwangana, gutongana, ishyari, umujinya n’amahane, kwitandukanya no kwirema ibice, kugomanwa no gusinda n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa Ubwami bw’Imana - Abagalatiya 5:19-21.

Pawulo yagize ati: "N’ibindi bisa bityo". Byumvikane neza ko hari n’ibindi biranga imirimo ya kamere uwizera agomba gucikaho akanabigendera kure. Imbuto z’Umwuka rero tugomba kwera ni izi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda.

Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo. Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwaka twe kwifata uko tutari - Abagalatiya 5:22-26.

Imana ibahe umugisha kandi ibashoboze kuba abakiristo nyabo bakwiriye kandi baheshwa ishema kuba bo igihe cyose n’ahantu hose nkuko ijambo ry’Imana ribidusaba.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Ministries.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo ubwabo uti ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’ Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zo mu kidaturwa.

Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw’inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo mubone uko muhagarara mu ntambara ku munsi w’Uwiteka. Babonye iyerekwa ry’ubusa n’ubupfumu bw’ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora.

Mbese iyerekwa mwabonye si iry’ubusa, ubupfumu mwavuze si ubw’ibinyoma, ubwo muvuga muti ‘Uwiteka yavuze’, kandi ari nta cyo navuze?” Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko mwavuze ibitagira umumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye.

Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Kandi ukuboko kwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y’ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy’inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka. Ni ukuri bashutse ubwoko bwanjye bavuga ngo ‘Ni amahoro’ kandi ari nta yo, kandi iyo hagize uwubaka inkike bayihomesha ishwagara ridakomeye. Ezekiyeli 13:1-10

Dusomye amagambo maremare ariko turaza kugerageza tuyavugeho muri make. Aha ni mu gihe cy’umuhanuzin Ezekiyeli ndetse na mbere yahoo hadutse abahanuzi b’ibinyoma maze bajy amu bwoko bw’Imana barabubeshya, babahanurira ibinyoma maze Imana iri mu ijuru birayibabaza, nuko ihagurutsa umuhanuzi Ezekiyeli ngo agende ahanurire abo bahanuzi b’abapfapfa ko bazabona ishyano. Reka nkubwire nshuti n’uyu munsi abo bahanuzi baracyariho, ab’icyo gihe ntibahari ariko abo mu gisekuru cyabo barahari kandi barakataje, baruzuye aho tugenda, aho dukorera, aho twigira satani yaratangatanze hose agira ngo ayobye intore z’Imana.

Uba uri muri bisi ugahura n’umuhanuzi ati ndabona urupfu imbere yawe, reka mbabwize ukuri nta muntu numwe wavutse udafite urupfu imbere ye, icyakora satani ashobora kugambirira ko ukenyuka Imana ikakurengera nabyo birashoboka, undi ati mbonye ucika akaguru, abandi bati Imana yakuntumyeho ariko urampa amafaranga, yabona uri buyamuhe ati Imana iguhaye visa, imodoka, inzu nziza n’ibindi, sinshaka kuvuga ko ibi Imana itabikorera abantu ariko si ikiguzi cy’ikintu cyose kuko n’abatazi barabifite.

Hari abahanuzi bazima pe! ntabwo ab’ibinyoma bagira ababakomokaho ngo abazima babure ababakomokaho, ariko hari abihisha inyuma y’abo bakongera bakavuga Imana itavuze nk’uko twabisomye mu ijambo ry’Imana haruguru. Bibiliya yatubwiye ngo bazabona ishyano kuko bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo, bakabvuga ko yavuze kandi ntacyo beretswe. Bibiliya yatubwiye ngo bemeza abantu abantu kwiringira ko ijambo rizasohora nk’iryavuzwe n’Uwiteka kandi ari iryo bihimbiye, Imana idutabare cyane!!

Umuntu ashobora kwibaza tuzabamenya gute? Ijambo ry’Imana riduhugura ritya “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo,…. Matayo 7:15-16

Nshuti usoma ubu butumwa urasabwa kwirinda abo bahanuzi b’ibinyoma , b’abapfapfa babeshyera Imana ngo yavuze itavuze, kubamenya rero ni ku mbuto zabo, bo bazabona ishyano, ikindi nkwibutsa ni uko ubuhanuzi butavangiye ni ijambo ry’Imana, niryo ukwiye guha umwanya uhagije, Imana iguhe umugisha mu izina rya Yesu, Amen!

Ntuzi icyo Uwiteka yakuvuzeho njyewe nawe ,akabibwira Mose umuntu w’Imana turi I Kadeshi y’I Baruneya? (Yosuwa 14:6b). Aya ni amagambo yavuzwe na Karebu mwene Yefune w’Umukeza, nyuma y’imyaka 45, uhereye aho yumviye icyo Uwiteka amuvuzeho, ubwo yabazaga Yosuwa wari warazunguye Mose, ngo ayobore ubwoko bw’Abisiraheli, akaba yaramwibutsaga aho Uwiteka yirahiye akabwira Mose ati: “Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko y’uko nzabatuzamo, kereka Karebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni, ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo nibo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze” (Yosuwa 14:30).

 

Aba bagabo Karebu na Yosuwa twavuze haruguru, ni abantu barwanye ishyaka cyane ryo gukomeza imitima y’Abisiraheli, bakabaremamo ibyiringiro by’uko niba Imana ibishimira, ari nta kabuza bazabona amahoro ko ndetse bazanagera mu gihugu basezeranijwe, nk’uko bigaragara muri kiriya gice cya 14. Ibi byanagaragaye ubwo bajyanaga n’abandi batasi gutata igihugu cy’I Kanani maze bo bazana inkuru ikomeza ubu bwoko bw’Imana mu gihe abandi babacaga intege.

 

Iri shyaka ryabo rero niryo ryatumye Imana ibishimira ibaha uyu murage udasanzwe wo kuzagera mu gihugu cy’isezerano, yabimwibutsaga kuko mu rugendo bakoze harimo intambara, ibibazo, ubukene, inzara n’ibindi ariko kuko hari icyo bari baravuganye n’Imana bagakomera bakageza igihe basohora I Kanani amahoro.

 

Bavandimwe biragara ko kugira ibyo wasezeranijwe n’Imana bigira umumaro mwinshi: Birinda urupfu, bitera kurama, bihesha umugisha, birinda ubwoba, kunesha, bisubizamo umuntu ibyiringiro iyo ageze ahakomeye, bituma ibitashobokaga bishoboka ndetse bituma ushobora ibyananiye abandi.

 

Birerekana kandi ko rero aba ari byiza guha agaciro ibyakuvuzeho, niba ntabyo usanzwe uzi ukagerageza kwegera Imana, ukagira inyota yo kumenya icyo Imana ikuvugaho kuko umumaro byagiriye abandi nawe ntibyakugwa nabi, nabibutsa ko uretse iri sezerano twavuze haruguru ko hari abandi benshi bagiye bavugwaho n’Uwiteka nka Abulahamu n’umugore we Sara bari barabuze urubyaro, Imana ikabasezeranya ko bazaba ba sekuruza b’amahanga, Mariya wabwiwe ko azabyara umukiza, Dawidi wabaye umwami n’ abandi.

 

Ntibyoroshye kubandika bose abo Bibiriya ivuga bagiye babika ibyavuzwe n’Imana bakabigendana kugeza bisokoye, kuko ari benshi, ahubwo twakwanzura tugendeye ku ijambo riboneka muri 2Petero 1:19 ngo “Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho kuko rimeze nk’itababaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro ikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mutima yanyu”.

 

Gusa na none bisaba gusenga cyane kuko ibyo uzumva byose ubwirwa ntibisobanura ko bivuye ku Mana, ndetse n’iyo wakwizera ko buyiturutseho, uzitonde kuko hari igihe imvugo yayo idahura n’iyacu, hato utazabwisobanura uko ubwishakiye (2Petero 1:20), maze ku bw’ubuhanuzi bwaguhanuriwe bukavuga ibyawe, buzagutere imbaraga zo kurwana intambara nziza, ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza (1Timoteyo 1:18).

Ernest RUTAGUNGIRA

Zab 22: 7, Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose.

Aya ni amagambo Dawidi yavuze, ariko abahanga mu bya bibiliya bavuga ko ari ubuhanuzi bwerekeza kuri Kristo. Kandi koko, urebye ku murongo wa 2 muri icyo gice, uhasanga amagambo Yesu yavugiye ku musaraba ati : Mana yanjye Mana yanjye ni iki kikundekesheje?, aya magambo agaragaza ko iyi zaburi ari iya Yesu.

Tugarutse ku murongo wa 7, aravuga ati jyeweho ndi umunyorogoto. Umunyorogoto ni agasimba kameze nk’inzoka, gakunda kuba mu byondo birimo ububobere bw’amazi. Tuvuze ibyiza bikaranga, nuko ntawe gatera ngo kamurwanye cyangwa ngo kabe kamuruma. Iyo urebye abana bakina nako bagashiburisha igiti, aho bakajyanye niho kajya. Ntawe kahindukirana ngo kamurume bikaba aho hari ubwo bagateye amabuye, hari ubwo bakajombaguye, harubwo bagakomerekeje, barambirwa bakagasiga aho, bakigendera nako kakisubiria ahari amazi, kakicecekera.

Turebye uko inzoka imera, yo ni ukuyirinda irarumana. Ntawajya kuyikinisha ngo arayishiburisha igiti, abari aho bose baba bahuye n’ingorane.Yesu baramushinyaguriye bagera ubwo bamubamba ariko bibiliya iravuga ngo yari acecetse nk’uko intama icecekera imbere y’umukemuzi. Nta jambo, nta n’igikorwa cyo kurwanya abamushinyaguriraga byigeze bimubonekaho.

Muntu w’Imana!Iyo habayeho ibihe byo kurwanywa ubyifatamo ute? Aho nturumana? Usanga rwose wavuga nka Yesu uti jye ndi umunyorogoto? Cyangwa wambara kamere y’inzoka nawe ukaruma? Imana ntikwemerera gusubiza umuntu inabi yakugiriye. Ahubwo bibliya muri iravuga ngo umuntu nagutwara ikanzu umuhereze n’umwitero yigendere amahoro. Ariko ntivuga ngo uzamukomeretse! Kenshi biratugora kwihanganira abatugirira nabi, ariko Bibliya iravuga ngo mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

Bimeze bite hamwe na ba bandi mufitanye ibibazo?wa wundi yaguhemukiye, wa wundi uhora akuvuga, wa wundi wagutukiye mu bantu? Wa wundi wagukoreye ibya mfura mbi? Mbese urumva wamubabarira? Urumva wamusabira Imana imbabazi? Cyangwa umubonye uburyo nawe wamusubiriza mu nkoko?Ndakwifuriza kugendera mw’ijambo ry’Imana.Iyo dusenga tuvuga isengesho rya Data wa twese, hari aho tugera tukavuga ngo: utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

Niba ushaka imbabazi z’Imana babarira. Niba Atari ibyo urambara kamere y’inzoka kandi ntibikubereye. Ahubwo senga uti: Data wa twese, uzi abantu bose bambabaje, kandi byarananiye kubabarira, mpa kwambara kamere nk’iyawe umpe kubababarira,nzabone ubugingo buhoraho. Amen.

Evangeliste Kiyange Adda- Darlene

Ubuzima bwa Adam na Eva mu ngobyi ya Eden bujya butera impaka mu bantu, bamwe bakavuga ko bayikuwemo n’Imana ibahoye kutayumvira bakarya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, abandi nabo bakemeza ko Imana yabirukanye koko ariko impamvu bazize ntibayivugeho rumwe bo bakavuga ko bazize icyaha cyo gusambana.

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’itangiriro 2:15- hagira hati “Uwiteka Imana ijyana wa muntu imushyira muri iyo ngobyi ya Edeni, ngo ahingire ibirimo ayirinde,Uwiteka Imana iramutegeka iti: ku giti cyose ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho ,kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa”, wasoma kandi mu bice 3:11 ugasanga Imana yaramubajije iti : Ni inde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho? Arabyemera.

Iyo usomye kandi iyi mirongo usanga isobanura neza ko Adamu na Eva bagomeye Imana, barya ku giti cyameze mu butaka, igitangaje ni uko bamwe mu bantu ari nayo bashingiraho bavuga ko bamaze gusambana ahubwo aribwo bahise basanga bambaye ubusa n’ubwo ntaho baba babisomye mu ijambo ry’Imana uretse ibitekerezo byabo gusa,Nyamara sibyo kuko usubiye inyuma gato mu gice cya 2:25 havuga neza ngo: kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa ntibakorwe n’isoni.

Nkuko bigaragara Imana yari yaramejeje ibiti bitandukanye muri iyi ngobyi, ariko hakabamo ibindi biti bibiri bidasanzwe aribyo igiti cy’ubugingo hamwe n’igiti kimenyekanisha ikiza n’ikibi, bikaba byari mo ari nk’ikimenyetso cyo guhora kibutsa Adamu na Eva inshingano ikomeye yo gukiranukira Imana, cyane ko Imana itashakaga kuzabatwaza igitugu ahubwo yifuzaga ko bayubaha bibavuyemo bityo bakazaramba batinjiye mu buzima bw’ ibyaha, nyamara Satani nyuma yo kubariganya bayatumye kuri ubu umuntu atakirama ubuziraherezo ahubwo abaho agakapfa yakora ibyiza akazabona ubugingo buhoraho (gutegeka 30:15).

Tugarutse gato kubavuga ko Adamu na Eva bakoze icyaha cyo gusambana, ntago ari ukuri, kuko Imana yari yarabahuje nk’umugabo n’umugore, ntago bari nk’abavandimwe cyangwa inshuti zisanzwe, ikindi kandi yari ifite umugambi w’uko bazororoka, bisobanuye rero ko Umugabo n’umugore batari kororoka binyuze mu yindi nzira uretse iyo guhuza ibitsina. Abahamya ko basambanye rero nabyo umuntu yavuga ko biri mu mugambi wa satani wo kuyobya abantu ngo batamenya ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Ukuri gukenewe ni uko dusobanukirwa ko Adamu na Eva bagomeye Imana bagahakana kwera kwayo, bakayifata nk’Imana ibeshya, ari nabyo byazaniye abantu ingaruka zitandukanye harimo Gutandukana n’Imana ( itang 3:23-24,yesaya59:1-2), gutandukana na bagenzi be (itangir 4:12-14), kuba umunyamahanga, kutimenya, kutamenya icyo aricyo, no kutamenya agaciro ke, bityo nitumara gusobanukirwa duhitemo inzira nyayo yo gutuma dusubizwa agaciro twambuwe n’icyaha, ariko kwemera Yesu kiristo kuko umwizeye aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utamwizera ntazabona ubugingo (Yohana3:36).

’Aransubiza ati ijambo ry’Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati si ku bw’amaboko kandi si kubw’imbaraga. Ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.(Zakariya4:6)
Aya magambo Imana yavuze hejuru agaragaza neza ko muby’Umwuka atari mbaraga z’umubiri zibikoresha umuntu.

Ubaye waragize nk’amahirwe umunsi umwe ukamera nka Elisa agendera mu gicucu cya Eliya, cyangwa se nka Yosuwa agendera mu gicucu cya Mose, ushobora kugera aho utekereza wa muntu nkaho ariwe cyitegererezo, aha sinshaka kuvuga ko kumva cyangwa gukurikiza urugero rwiza rw’umuntu atari byiza ahubwo ndashaka gushimangira ko utazibagirwa na rimwe ko Umwuka Wera ari we ukuyobora kandi ko ari we mujyanama wawe mwiza, ugomba kumwumvira.

Umugabo witwa FRANCK Alexandre agira ati ni kenshi mpura n’urubyiruko Imana iba yarahamagaye ariko batarakamenya niba Imana yarabahamagariye ubushumba cyangwa kuba abavugabutumwa n’ibindi. Hari igihe utamenya ko ukwiye guhora ubikora akenshi ugasanga umuntu abikoze ukwezi arabiretse, akazabigarukaho nyuma y’umwaka, mbese ukabona utamenya ibyo ari byo. Uyu mugabo rero agira ati muby’ukuri nta wundi waguha amakuru yizewe y’icyo ijuru rikwita cyangwa rigushakaho uretse Umwuka Wera, niwe ushobora kukugira inama zirenze iz’abantu n’izawe bwite. Mbibutse ariko ko abo bose mvuze Imana yabakoresha ariko bigusaba kugirana umubano ukomeye n’Imana uzanwa no kuyihora hafi.

Imana niyo ifite icyo nakwita igishushanyo mbonera cy’icyerekezo cya buri wese muri twe. Ni nayo kandi ifite gahunda yose ikwiye kuri wowe, bivuze ko rero ushatse utatekereza ko kuba udakora nk’ibya runaka ahubwo ukwiye kureba niba nawe icyo Imana iguhamagarira gukora ugisohoza. Data wo mu ijuru yahaye Umwuka inshingano yo kudushoboza kugira ngo dusohoze ibyo byose! Afite rero kuguha ibigukwiye no kugushoboza gusohoza umuhamagaro Imana igushakaho, atugira inama nziza tumwumvire, Impamvu tugomba kumwumvira ni uko atavuga ku bwe ahubwo atubwira ibiva kuri Data, yenda ku bya Yesu.(Yohana16:13)

Alexandre yagize ati mugihe Umwuka Wera yanyemezaga ko Imana ishaka ko njya kuvuga ubutumwa bwiza muri Pakistani, igihugu kiganjemo Abisilamu telefoni yanjye ntiyari igihumeka kubera abampamagaraga bambaza ibyo ngiye gukora ari ibiki. Abenshi muri bo banyumvishaga uburyo bidakwiye, banca intege ariko jye nemezwaga n’Umwuka Wera ko nkwiye gukora umurimo w’Uwantumye hakiri ku manywa, mbega sinumvaga impamvu iyo ariyo yose yashoboraga kubihagarika.

Ndababwira ukuri y’uko ibi maze kubikora nabonyemo Imana, abasazi bari babimaranye imyaka myinshi barakira, abantu benshi baza kumva inkuru nziza ko Yesu yazutse, akiza kandi ko ari we wenyine twahawe gukirizwamo, ko yazutse natwe azatuzura. Mfata icyemezo cyo kujya numvira Umwuka iteka uko ansanze.

Nyuma yo gukurikira ubu butumwa ndetse n’ubu buhamya, jye ndumva dukwiye gukunda kumvira umwuka kurusha ibindi kuko ni umutoza mwiza,ni umujyanama mwiza atuyobora mu kuri kose.

Imana ibahe umugisha, Amen

“Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b’abanyashidodikazi, n’Abamonikazi n’Abamowabukazi. Kimwe cya kabiri cy’abana babo cyavugaga ikinyashidodi cyangwa indimi z’andi mahanga ayo ariyo yose, nyamara nta numwe wo muribo wabashaga kuvuga igiheburayo. Nuko ndabatonganya ndanabavuma,ndetse abagabo bamwe bo muri bo ndabakubita mbapfura n’imisatsi.

Mbarahiza mu izina ry’Imana ngira nti” Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu b’abanyamahanga, n’abahungu banyu ntimukabashyingire abakobwa babo cyangwa ngo namwe mubashakeho abagore mushyingiranwe nabo. Mbese bene ibyo sibyo byatumye Salomo umwami w’abisirayeri acumura ku Mana?

Mu mahanga yose ntihigeze habaho umwami uhwanye nawe, Imana yaramukundaga ndetse niyo yamwimitse imugira umwami w’abisirayeri bose. Nyamara nawe ubwe., abagore b’abanyamahangakazi baramushutse aracumura. None namwe tubemerere gukora ishyano nk’iryo, mushake abanyamahangakazi bityo mucumure ku Mana yacu?” Nehemiya 13: 23-27

Muri izi nkuru, Nehemiya yafashwe n’ifuhe ryinshi ubwo yabonaga abantu bo mu bwoko bw’Imana bashaka abagore bo mu banyamahangakazi. Kandi ikibi cyavuyemo nuko abo banyamahangakazi babamaragamo imbaraga, ndetse bagahindurira imitima yabo ku bigirwamana byabo cyangwa se ibizira Uwiteka yari yarababujije ari nacyo cyabaye kuri Salomo.

Salomo Imana ubwayo niyo ngo yari yamwiyimikiye ngo abe umwami w’abisirayeri bose ,ariko ngo abagore b’abanyamahanga baramushuka acumura ku Mana. Yesu adutabare. Si Salomo wenyine; kuko na Samusoni byamubayeho ubwo ngo yabengukwaga umukobwa w’umufilisitiyakazi kandi nawe ntiyashoboye kurangiza urugendo rwe neza, yapfuye bamunogoyemo amaso, ngo yibwiragako agifite imbaraga z;Imana naho kumbi zaramushizemo kubera gushaka umugore w’umunyamahanga.

Muri bibiliya iyo bavuze umunyamahanga baba bashatse kuvuga umuntu utarakizwa, umupagani. Nabonye akenshi urubyiruko rukijijwe rubyibeshyaho cyane rukaba rwagwa mu mutego ndetse no kuzicuza ubuzima bwose bw’urugo. Burya umuntu udakijijwe aba adakijijwe, njya numva bavuga ngo “ runaka nubwo adakijijwe ariko aritonda, agira ingeso nziza…!” ariko burya kwitonda bitandukanye no kugera ku musaraba ugakizwa akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe.
Mbaye mbaburiye rero kandi ngo : “agapfa kaburiwe n’impongo!” Ibihe byiza

NB: Ufite ubuhamya bujyanye n’ingaruka zo gushaka umuntu udakijijwe naho yaba akwizeza ko nimubana azakizwa, wabutugezaho, ukaburira abandi bataramara gufata imyanzuro ya burundu. Ibihe byiza.

Aya ni amwe mu magambo ashushanya ubuzima bwa bamwe mu bigisha b’ijambo ry’Imana, nyuma yo gusohoka mu nsengero no hirya no hino mu matorero ya gikirisitu, aho usanga ibikorwa bya bamwe bihabanye cyane n’ibyo bigisha nyamara ugasanga ba nyir’ ukubikora birengagiza ko ibyo babwiye abandi nabo bibareba ndetse hari igihe kizagera bakabibazwa n’undi mucamanza utabera ndetse udasengera mu nsengero bayobora.

Ubuzima nk’ubu bwo kubeshyesha ururimi abakumva nyamara ukagaragarira mu mirimo ukora ni bumwe mubwo Imana itajya yishimira na gato, iyo dusomye Abaroma 2:17 hagira hati “ubwo witwa umuyuda ukiringira amategeko,ukirata Imana, ukamenya ibyo ushaka ukarobanura iby’ingenzi kuko wigishijwe amategeko, ukizigira ko uri umurandasi w’impumyi n’umucyo w’abari mu mwijima n’umubwiriza w’abanyabwenge bucyen’umwigisha w’abana, kuko mu mategeko ufite ikitegererezo cy’ukuri n’ubwenge kibonerwa muri yo. Mbese wigisha abandi ntiwiyigisha ? Ko uhana abandi kwiba nawe ukiba ? Ko uuvuga ngo ntugasanbane nawe usambana, ko wanga ibishushanyo bisengwa nawe ukanduza urusengero ? Ko wirata amategeko nawe ugayisha Imana kuyacumura ? Izina ry’Imana riratukwa mu bapagani ku bwanyunk’uko byanditswe !

Kuva cyera amategeko yahozeho ndetse hari benshi bari bazi no kuyigisha cyane kurusha bamwe mu b’ubu, bakanayirata cyane, ariko Bibiliya ijambo ry’Imana ryerekana ko amategeko atigeze akiza abo bantu ibyaha ,ahubwo kubw’urukundo Imana yadukunze yashimye ko ducungurwa kubw’ubuntu no kwizera kristo yesu, kubw’uwo umwizeye ubuzima bwe buva mu magambo bukajya mu bikorwa, yaba uwigisha n’uwigishwa baba bashya, kamere zabo zigapfa bakamera nk’abazutse ku bw’imirimo myiza bakora igasimbura imibi yakera bakoraga.

Birababaza cyane icyo usanze hari umukozi w’Imana wabaye iciro ry’Imigani mu bamuzi ndetse bazi ibyo akora, nyamara mu gihe abamwumvaga ku maradiyo, mu nyandiko nk’izi ,kuri televisiyo n’ahandi bamwumvaga nk’uwagira umumaro mu guhindura ubuzima bwa benshi, cyangwa nk’uwaba umwizerwa ,bituma rero umuntu yibaza iherezo rya bene abo ndetse akanibaza kuri rya jambo rigira riti “ Dore ndaza vuba nzanye ingororano ,kugirango ngororere umuntu ibikwiriye ibyo yakoze ? (Ibyah 22”12).

“Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana”. Yakobo1: 19
“Umuntu wese udacumura mubyo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri wose” Yakobo 3:2b

Aya magambo iyo aba ayanjye, simba nyanditse, kuko akomeye kandi uko nyasomye aratsinda nkumva ndushijeho kwimenya nk’umunyantege nke ukeneye kugirirwa neza n’Imana. Mbega ukuntu ururimi rugoye kurutegeka! Mbega ukuntu ururimi rwihutira kuvuga kandi Bibiliya ivuga ngo twihutire kumva ariko dutinde kuvuga! Nanjye mbaye nka Yesaya ubwo yasurwaga n’Imana akavuga ngo abonye ishyano kuko abonye Imana kandi ari umunyaminwa yanduye!

Ahandi muri Bibiliya hakavuga ngo: “Ushaka gukunda ubugingo no kubona iminsi myiza, abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, n’iminwa ye itavuga iby’uburiganya kandi azibukire ibibi akore ibyiza” 1 Petero 3:10. Harimo ijambo “KUBUZA” . Mu by’ukuri ururimi rurashaka kuvuga, ariko ngo nkwiriye kubuza ururimi rwanjye kuvuga ibibi niba nkunda ubugingo bwanjye nkaba nanashaka kubona iminsi myiza.
Umuntu w’Imana we yarisengeye ati: “Ushyire umurinzi ku minwa yanjye kugirango ntavuga ibidafite umumaro, ushyire umurinzi ku maso ntareba ibitagira umumaro,….” None nanjye ndumva iri ryaba isengesho ryanjye kuko ngo umuntu udacumura mubyo avuga aba ari umukiranutsi, Imana idushoboze.

Reka twisuzume kuko njya numva n’abakristo batukana, bavumana…… reka kuvuga abandi nabi byo sinabona uko mbivuga, mbese muri make amagambo atagira umumaro kandi ngo igihe kimwe Imana izagarura imbere yacu amagambo y’imfabusa twavuze. Yesu adushoboze uko tubonye uburyo bwo kuvuga tuvuge ibiduhesha umugisha.

Ibihe byiza kandi reka twongere tugire intego yo kutihutira kuvuga, kutihutira kurakara, tunabyitoze kuko ngo kwitoza k’umubiri kugira umumaro muri bike nyamara kwitoza kubaha Imana bikagira umumaro muri iki gihe no mu gihe kizaza. Amen

Wari uzi ko Imana igufitiye ibyiringiro kandi ikaba igutezemo byinshi? Ibyo ni koko. Kuba Imana yaratanze umwana wayo w’ikinege byonyine byerekana agaciro ufite imbere yayo. Burya rero, Imana ikwizera cyane kurusha uko wiyizera.

Najyaga ntekereza ko natengushye Imana cyane kubera amafuti yanjye. Ariko nubwo Imana iba izi ibyemezo tuba turi bufate, idukunda uko tumeze kandi izi neza ko Ibasha kuduhindura turamutse tuyemereye tukaguma mu Ijambo ryayo.

Kwihangana Kurahemba

Kera tugitangira kubaka minisiteri yacu, njyewe na Dave twanyuze mu bigeragezo byinshi kandi bigoye. Nagombaga guhindura imitekerereze yanjye. Twagomba kubaka neza urugo rwacu no kumenya uko dufata neza ubutunzi (amafaranga) bwacu.

Namaze imyaka itandatu ngura amasogisi n’imyenda y’imbere bya caguwa. Twari abakene cyane nyamara nkabwira ubutumwa bwo gutera imbere.

Si nibyo gusa, muri icyo gihe nti byari urusange ko abagore babwiriza ubutumwa bwiza. Inshuti zatuvuyeho ndetse n’abavandimwe bacu bamwe na bamwe ntibashakaga kuba hafi yacu habe na gato.

Byari bikomeye cyane kuburyo rimwe na rimwe numvaga nabivamo. Ariko uyu munsi nishimiye cyane kuba naranambye ku Mana kuko hari abantu ku isi yose bafashijwe bikomeye n’iyi minisiteri yacu.

Ibyanditswe bitubwira muri Matayo 19:29 ngo umuntu wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye azahabwa ibibiruta incuro ijana kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho.

Nzi ko ibyo ari impamo kuko nibyo ndimo kunyuramo mu buzima bwanjye muri iki gihe. Niduhitamo kwiringira Ijambo ry’Imana kandi ntitubivemo, tuzagenda turashaho kubona ubutsinzi.

Imitikerereze ni ikintu cy’ingenzi cyane

Imitekerereze yacu ifitanye isano cyane n’uko Imana ikorera mu buzima bwacu.

Imana ntabwo igororera umuntu ufite imitekerereze mibi yo kwibabarira cyangwa kumva ko “abantu hari icyo bagufitiye.” Nta nubwo ikorera mu bunebwe cyangwa mu kudamarara. Imana ikorera mu kwizera ariko kandi tugomba kugira ibyiringiro mbere yo kwizera.

Ibyiringiro ni imitekerereze myiza rwose. Ni ukuba witeguye ko hari ikintu cyiza kiri hafi kuba mu buzima bwawe. Imana irashaka ko tuba imbohe z’ibyiringiro. Mu yandi magambo, Irashaka ko wizera ko yahindura ibigomba guhindurwa kandi nawe ugakora ibigomba gukorwa.

Gushakisha umurava w’ (ishyaka) ry’ Imana

Bibiliya yigisha ibisubiramo kenshi ko tugomba gufasha abantu bababaye. Nizera ko iryo ari ishyaka ry’Imana. Ishaka ko twishimira ubuzima bwacu kandi tugatunga ibintu byiza ariko ikaba ishaka ko twibuka n’abakene n’abazimiye.

Rimwe na rimwe ntitumenya ko umuntu umwe ashobora guhindura byinshi bikomeye. Twahwiturira abantu badukikije mu byemezo byiza dufata kandi twahinduza isi amasengesho yacu, gutanga kwacu ndetse no kwegereza abababaye urukundo rw’Imana.

Mu kubaho ubuzima bw’ibyiringiro no kugirira ishyaka ibyo Imana ifitiye ishyaka mu buzima bwacu, wowe nanjye tuba dusohoza iyerekwa Imana ifitiye ubuzima bwacu.

1 Kor 16: 13-14 Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze, Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.

Ni kenshi cyane Ijambo ry’Imana ritubwira ngo tube maso, tugire amakenga Iminsi ni mibi, wakwibaza ngo kubera iki ? Impamvi nta yindi ni uko iyo uri maso udatungurwa, iyo uri maso iyo ikibi kije urakitaza, twugarijwe n’imyuka itandukanye, bigaragara ko turimo gusohora mu minsi y’Imperuka yahanuwe, Benshi barahakana imbaraga zo kwizera, ijambo ry’Imana riragorekwa mu buryo bukabije, uretse n’ibyo Hari byinshi bikamura abagenzi bajya mu ijuru, Ariko ijambo ry’Imana riratubwira ngo tube Maso nibwo tutazatsindwa n’uburiganya bwa Satani.

Ibanga ryo kunamba ku Mwami Imana, ni ukuyiramya, ni ukuyisenga, ugukomera mu kwizera, Benedata Imana twizeye ni iy’ukuri ntago twayobye, tube maso Tunambe ku gakiza twakiriye, ikigeretse kuri icyo tube Abagabo bo guhamya kwizera kwacu, Duhamye mu mikorere yacu, Mu kazi kacu, mu ngo zacu, mu buzima bwacu twere imbuto zikwiriye abihannye, twirinde icyaha, Ibigeretse kuri ibyo tugire urukundo, nibwo tuzasohoza uru rugendo mu mahoro.

Yesu abahe umugisha Ernest RUTAGUNGIRA

« Ntihakagire umupfakazi cyangwa imfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira,sinzabura kumva gutaka kwabo, uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba imfubyi » Kuva 22 :22-23

Nk’uko natangiye mbivuga, guhemukira uwitwa imfubyi cyangwa umupfakazi, ni ukwiteranya n’Imana. Tekereza nawe aho Imana ivuga ngo nubikorera umwe muri bo agatakira Imana , ngo uburakari bwayo buzakumanukira ikwice maze umugore wawe nawe apfakare yumve uko bibabaza ndetse n’abana bawe babe imfubyi bumve uko ubupfubyi bumera! Ibaze igihano kitaza kuri nyirubwite ahubwo kikagera no kubamukomokaho bose! Yesu adusure.

Hari ukubagirira nabi, ariko hari no kutagira icyo ubamarira kandi ubishoboye kandi mu by’ukuri hari imigisha myinshi Imana yasezeranije abazabagirira neza!
“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y”Imana Data wa Twese ni iri: Ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’ibyisi” Yakobo 1:27

“Religion that God our Father accepts as pure and faultless is this: to look after orphans and widows in their distress and to keep oneself from being polluted by the world” (James 1:27).

Njya nibaza ngo buriya mu nsengero aho tuba, aba bantu baba bahabwa umwanya ungana iki? Ibi umuntu yabipimira ku igenamigambi rya buri mwaka, niba mbeshya uzaryake urebe ko iki kintu kibaho! Ibyo kubasura no kubaba hafi se! Ahubwo niba ntibeshye nasanze ubupfakazi n’ubupfubyi butuma abantu bahunga umuntu kuko baba bakeka ko ibibazo byabo birenze ibyo umuntu yakwishyiraho! Ariko Imana ibabereye maso, ngo ni umucamanza wabo ubaburanira nukuri!

Ibi kandi bijyana na none n’inkunga nyinshi ziza mu izina ry’imfubyi n’abapfakazi ariko zikaribwa cyangwa zigakoreshwa kubantu ahubwo bafite ubushobozi, ariko warukwiriye kubyitondera kuko amarira yabo si nk’amarira asanzwe, ibaze amarira ahagurutsa Imana mu buryo bwihuse.

Humura kandi nawe niba uri umupfakazi cyangwa imfubyi kuko dufite Data wa Twese udapfa kandi uhora uri mason go aturengere.
Ibihe byiza.

Ibyakozwe n’intumwa 7:60. Arapfukama avuga ijwi rirenga ati Mwami ntubabareho iki cyaha. Amaze kuvuga atyo arasinzira.

Uyu ni Stefano uvugwa muri Bibiriya. Yabaye intwari cyane ahamya Kristo mu gihe gikomeye. Abantu bari bacyibuka ibyabaye kuri Yesu w’i Nazareti. Cyari igihe byari bikomeye kuvuga Kristo.Intumwa zarashakishwaga cyane. Barabicaga, bakababoha bakabica nabi.

Stefano intwari ya Yesu, ashira ubwoba, arahagarara abibutsa guhera mw’itangiriro ukuntu bahoze bagomera Imana, arababwira ageza aho yababwiye ati na Yesu mwaramubambye, muramwica Imana iramuzura. Ngo bazabiranywa nuburakari bamuhekenyera amenyo. Ahera ubwo ajya mw’iyerekwa atangira kubona Yesu ati: mbonye ijuru rikingutse ati kandi mbonye Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.

Iyo umuntu ahamya ukuri Imana iba mu ruhande rwe. Imana yaramushyigikiye kuko yarari mu kuri.
Nawe ntugatinye igihe cyose wumva umutima utagucira urubanza. Reba nawe kujya mw’iyerekwa imbere y’abaguhekenyera amenyo. Murumva ko harimo ibanga bene Data. Aho twasomye naho yagezeho asabira ba bantu imbabazi ubwo bari bari kumutera amabuye.

Ikibazo ni iki: mbese biroroshye gusabira umugisha umuntu uri kukugirira nabi? Ariko bari bafite icyitegererezo cya Yesu.

Natwe dufite icyo cyitegererezo: Yesu, Sitefano. Abantu benshi bafite ikibazo cy’ababanga, cyababagendaho, cy’ababaroga, cy’ababavuga nabi, cy’ababafungira imigisha, cy’abitambika, yooo!!

Bene Data dukore iki? Nimuze tumere nka Sitefano. Dusabe Imana iduhe irindi yerekwa, tubone Yesu aho kubona ibibi by’abantu. Gusa twirinde tutaba tuzira kuba ba kazitereyemo, ahubwo duhamye ukuri.
Erega Imana ntibwirwa ibyabantu, irabizi.

Mbese yarakubabaje? Mbese wumva utamubabarira? Mbese wumva utabyihanganira? Sitefano yabasabiye imbabazi bakiri kumutera amabuye. Dusabe Umwuka Wera w’imbabazi abe muri twe, nibadutera amabuye twihangane, kandi tubabarire mw’izina rya Yesu, amen.

Murakoze cyane.

Ntangijye nkubwira ngo hariho kuneshya kandi kuneshya kwacu kuri mu
maraso ya Yesu Kristo , Intambara zose woba urimo uko zoba zingana kose
witinya kandi we gukuka umutima hariho gutabarwa gukomeye mu mwami wacu
Yesu Kristo . Nehemiah numwe mubantu Bibiriya itubwira wabaye intwari
muguhagarara neza kurugamba akarwana intambara kandi akayitsinda.

 

Bibiriya itubwirako ya yitsinze ku bwamasengeshyo ye yakoraga .
Nukuvuga ko bene data mugusenga harimo imbaraga z’ikomeye . Harikintu
natahuye Indaya ,abafumu , Abarozi etc barashobora kugerageza kuririmba
ndetse no kuvuga ijyambo ry’imana wenda bigakunda ariko gusenga imana
ntabwo bikunze kubakundira impamvu niki rero nuko gusenga ntabwo
guhwanye nindi mirimo tuba dukora muri yisi . Bibiriya itubwira neza ko
gusenga kwa daniel kwa mubereye Igisubizo , gusenga kwa Ezekiya kwa
mwongereye Iminsi yo kubaho . Gusenga numwe mu mirimo Satani akunze ku
rwanya cyane.

Nabantu benshi Bibiriya itubwira basenze Imana
mukuri no mu mwuka . Imana ikabakorera Ibikomeye mu buzima bwabo . Ijya
ry’imana rigira riti:

’’Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo , mwigane kwizera kwabo ’’ ( Abaheburayo 13:7)
Ubwo
abisrayeli bagaruka mu gihugu cyabo bayobowe na Zerubabeli na Yosuwa (
Joshua) umutambyi mukuru, bagize intambara ikomeye cyane yogushobora
kubaka nubwo bari boherejwe n’umwami ndetse yabahaye n’ibya ngombwa
byose ngo bazashobore gukora umurimo. Icyababujijye ni iki? Abanzi babo
barabareze, umwami ahagarika imirimo. Bongeye gusubira kubaka ari uko
abahanuzi Hagayi na Zekariya basenze barangijye bakabatera umwete
(Courage).Ezira 5:1.

Bamaze kuzuza urusengero, nta kindi cyongeye
gukorwa, barekeye aho hamara imyaka myinshyi cyane Yerusalem (Jerusalem
) ifite urusengero ariko itagira inkike;abanzi binjira bagasohoka uko
bishakiye bigatuma Abisrayeli bajya mu kaga ka buri gihe kandi bahinduka
iciro ry’imigani.

Witegerejye Yerusalemu nshya, ubwoko bw’Imana
bw’uyu munsi, inkuru yenda gusa n’iyo Hananiya yazaniye Nehemiah
amubwira ati ’’bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z’i
Yerusalemu zarasenyutse n’amarembo yaho yarahiye’’ (Nehemiah 1:3).

Inkike
zari zarasenyutse n’amarembo yarahiye, ni cyo cyatumaga abanzi binjira
bakikorera icyo bashakaga kandi bakabaseka. Nehemiah byaramubabajye
cyane asenga Imana maze imwohereza gusana inkike za Yerusalemu kandi
arangijye ashyiraho abakumirizi kw’irembo ashyiraho n’abarinzi ku nkike
kugira ngo barinde umudugudu.

Igishyimishijye kandi ni uko abanzi
babo bamaze kumva ko inkike zuzuye, ’’bacitse intege, abanyamahanga
bose bakuba imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana
yacu ari yo ikoze uwo murimo’’ ( Nemiah 6:16).

Icyakurikiyeho ni
uko Nehemiya yashyizeho abayobozi; kandi mu bo bavuga yihutiye
gushyiraho harimo abarinzi n’abakumirizi. ’’Bukeye inkike yuzuye maze no
guteraho inzugi ngashyiraho Abakumirizi n’abaririmbyi n’Abalewi, nuko
mpa mwene data Hanani , Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’i
Yerusalemu kuko yari umuntu wo kwizerwa arushya benshyi kubaha Imana.
Ndategeka nti inzugi z’I Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku
gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi,
muzikomereshye ibihindizo kandi mujye mushyiraho ABARINZI bo mu b’i
Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegere inzuye’’ (
Nehemiah 7:1-3).

Nehemiah yari azi ubwenge mu by’uburinzi. Igihe
yavaga I Shushani,ntabwo yajye wenyine nka Zerubabeli na Yosuwa,
cyangwa nka Ezira n’abo bazanye. Yari abizi ko urugendo rurimo imitigo
n’ibibazo, asaba inzandiko zose yari akeneye, asaba ndetse n’abasirikare
bo kumuherekeza. Mu magambo make, Nehemiah atwereka ubuhanga bwe bwo
guteganya uko azahangana n’ibibazo byari byarabujijye umurimo kujya
imbere mu gihe cy’abari bamubanjirijye.

’’Kandi nsaba umwami nti:
Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya
y’uruzi, ngo bampe inzira ngere I Buyuda. Bampe n’urwandiko rwo gushyira
Asafu umurinzi w’ikibira cy’umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo
ibikingi by’amarembo y’umunara w’inzu, kandi n’iby’inkike z’umurwa
n’iby’inzu nzabamo... Maze ndagenda nsanga ibisonga byo hakurya y’uruzi
mbaha inzandiko z’umwami, kandi umwami yari tantumanye n’abatware
b’ingabo n’abagendera ku mafarashi. Bukeye Sanibalati w’Umuhoroni na
Tobiya umugaragu w’Umwamoni babyumvise birababaza cyane, yuko hajye
umuntu uzanywe no gushakakira Abisrayeli ibyiza’’ (Nehemiya 2:7-10).

Nehemiah
yari yarumvise uburyo ba REHUMU na Shimushayi badindijye umurimo wa
Zerubabeli na Yosuwa ( Ezira 4). Nehemiah yari yarumvise uburyo Tatenayi
na Shetaribozenayi bari barongeye kubadindiza ubwo bongeraga
guhagurutsa inyubako (Ezira 5). Nehemiah yari azi neza uburyo Ezira
yagombye kumara umunsi yiyirijye ubusa n’abo bari kumwe bose ku mugezi
Ahava ngo Imana ibarinde kuko batinyaga abanzi babo mu nzira ( Ezira
8:21-23).

Ibyo byose ni byo byatumye ahaguruka ibintu byose
yabishyize ku murongo; asaba inzandiko ndetse n’abasirikare bo
kumuherekeza kuko yari abizi ko hatazabura ba Sanibalati na Geshumu na
ba Tobiya n’abandi banzi bo kubabuza gukora umurimo.

Nehemiah
yari maso kandi yari abizi ko umurimo Imana imuhamagariye ari URUGAMBA
rukomeye. N’uno munsi ba Sanibalati na ba Tobiya barahari mu murimo
w’Imana; kuko Satani akora ashyizeho umwete kandi nta na rimwe yifuza ko
umurimo w’Imana ujya imbere.

’’Naho wowe wa siwe, nawe wa
nyanjya we , mugushijye ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya
mwinshyi, kuko azi yuko afite igihe gito’’ ( Revelation 12:12). Natwe
twagombye gukora nka NEHEMIAH tugategura URUGAMBA tubyitayeho; ndetse
natwe tugasaba Umwami wacu akaduha abarinzi.

Mu gihe batangiraga
kubaka, Intambara zarongeye zirahaguruka, Sanibalati na bagenzi be
bakoresha uburyo bwose bwo kubaca intege no kubahagarika ariko basanga
Nehemiah ari maso kandi asenga. Ubwo URUGAMBA rwasaga n’urutangiye
gukomera, Nehemiah yashyizeho abarinzi ba kumanywa na ninjoro; ndetse
abantu bakubaka bafashe umwiko mu kuboko kumwe mu kundi bafashye intwaro
zabo. Reka ndangize inkuru ye aya magambo yivugira we uko yapanze
imirimo n’uburinzi:

’’Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu
b’impfura, nabatware n’abandi bantu bose nti: ’’ ntimubatinye, Mwibuke
Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, MURWANIRE BENE WANYU: ABAHUNGU
N’ABAKOBWA BANYU N’ABAGORE BANYU, N’INGO ZANYU.’’Nuko abanzi bacu
bumvise ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa
imigambi yabo maze twese dusubira ku nkike, umuntu wese asubira mu
murimo we.

Uhereye ubwo abagaragu banjye bamwe bakomezaga gukora
uwo murimo, abandi bakenda amacumu n’ingabo n’imiheto n’amafurebo
y’ibyuma, kandi abatware bari inyuma y’ab’umuryango wa Yuda babavuna.
Abubakaga inkike n’abikoreraga n’ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga
ukuboko kumwe ukundi gufashye intwaro ye y’intambara, n’abubatsi umuntu
wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo,
n’uwavuzaga inkondera yabaga ari iruhande rwanjye.

Maze mbwira
impfura n’abatware n’abandi bantu nti: ’’umurimo urakomeye, urakorwa
hagari kandi natwe twiciye amashinga ku nkike, umuntu ari kure ya
mugenzi we. Aho muzumva ijwi ry’ikondera hose abe ari ho muzajya
mudutabarira, Imana yacu ni yo izaturwanirira. Uko ni ko twakoraga
umurimo, bamwe bagafata amacumu uhereye mu museke ukageza ni mugoroba
inyenyeri zigaragara.

Icyo gihe mbwira abantu nti: ’’umuntu wese
n’umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro,
kandi ku manywa bakore umurimo’’. Ubwo ntitwiyamburaga imyambara yacu,
jyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi
badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afite intwaro ye
y’intambara’’ (Nehemiah 4:8-16).

Iki gitabo cya NEHEMIAH kiduha
icyitegererezo cyiza cy’uburyo bwo gupanga uburinzi mu buryo bw’umwuka.
Gerageza gutekereza ukuntu abantu bari bameze muri icyo gihe, wibaze
natwe dukoze umurimo w’Imana dufite bene uwo muhati, tukaba amaso ku
manywa na nijoro, tugatwara intwaro zacu z’iburyo n’ib’ubumoso aho tuhya
hose! Mbega kuneshya gukomeye twagira! Mwami Imana, duhagurukirize nka
Nehemiah kandi uduhe ubwenge nk’ubwo wamuhaye mu ntambara turwana na
Satani.

Imana yaduhamagariye kuba ’’abarinzi’’ ba bene wacu kandi
twe ntidushobora kuvuga nka KAYINI ngo ’’ ndi umurinzi wa mwene data
se?’ Ikibazo dufite gikomeye ni uko dufite abarinzi benshi ariko usanga
bahagaze nabi. Kenshi dusengeshwa n’ibibazo byatwugarije ariko ubundi
ntabwo abantu bategereza ko umujura atera ngo babone gushyiraho
abarinzi.

Nta muntu n’umwe NEHEMIAH yakuye ahandi muri kiriya
gihe, icyo yakoze ni ugukangura abo bari kumwe, abereka ubushobozi
bafite, arangijye abashyira kuri GAHUNDA maze umurimo uratungana. Icyo
na none ni kimwe mu byo dukeneye kwitaho cyane.

Gushyira abantu
muri GAHUNDA ku buryo bakora bafite intego kandi batananirwa. Nta muntu
waba umurinzi igihe cyose atagira umusimbura ngo azabishobore, ni
ngombwa gufatanya no gusimburana kugira umurimo utadindira. Natwe muri
ino minsi mu murimo w’Imana turabikeneye. Niba tuzarinda ziriya nkike
zose twabonye:

tukarinda abategetsi b’igihugu n’ab’Ibitorero mu
buryo bw’Umwuka, tukarinda Itorero tukarisengera kugeza rigize ububyutse
nyakuri, tukarinda abadukikijye batari bakizwa kugeza igihe tubamburiye
Satani, tukarinda igihugu tugihamaragamo amahoro n’uburumbuke, duleneye
ba NEHEMIAH b;iki gihe , kuri buri musozi, muri buri leta ( State) ,
ahantu hose.

Dukeneye kubona buri mutima w’umukristo uhinduka
igicaniro; buri rugo rw’abizeye rugahinduka igicaniro cy’uburinzi, buri
torero (church ) rikaba igicaniro kitazima; maze iguhu cyose
kigasusuruka kandi kikagira umucyo n’impumuro nziza ivuye kuri ibyo
bicaniro. Ese witeguye kujyamo, nawe ukaba umurinzi utari nyakabyizi,
ahubwo ukabigira umwuka kuzarinda upfa? Imana ibiguhere umugishya kandi
ntuzabura ingororano yawe .

ISENGESHYO : Mwami Imana,
duhagurikirize benshi wahamagariye kuba abarinzi kandi ubahagarike neza
ku nkike zacu.Reka buri mutima w’umuntu wese wizeye, ube igicaniro
cy’umurinzi. Reka buri rugo rw’abakwizera mana, ruhinduke igicaniro
cy’abarinzi, reka buri torero rihinduke igicaniro. Uwo muriro ujye uhora
waka ntukazime ku manywa na nijoro. Amen

MEREWENEZA M. MFASHINGABO
Tabernacle of God Ministries Celebration Center
He who calls you is faithful, who also will do it.
1 Thessalonians 5:24

“Induru yumvikaniye I Rama yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be , yanga guhozwa kuko batakiriho” Matayo 2: 18

Kubazi izi nkuru, iki cyari igihe umwami Herode yashakaga kwica Umwami Yesu akiri uruhinja. Yohereje abajya kwica abana bose bagejeje imyaka ibiri n’abatarayigeza kugirango na Yesu apfiremo. Bageze kwa Rasheli, nubwo abana be bari barengeje imyaka ibiri, ariko mu gihagararo, uko bameze ngo basaga n’abana b’imyaka ibiri cyangwa munsi yaho, mu yandi magambo baragwingiye, ibyo bituma nabo bicwa. Imana itugirire neza.

Nandika iyi nkuru nibutse amagambo ari mu Abaheburayo 5: 12
“ Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye. Kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja. Ariko ibyo kurya bikomeye ni iby’abantu bakuru bafite ubwenge kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” Abaheburayo 5: 12-14

Waruziko hari abantu bagwingira kandi baragaburiwe! Uziko hari igihe umuntu akomeza kuba uruhinja mu by’ijambo ryo gukiranuka nk’uko iri jambo ribitubwiye!

Dore bimwe mu biranga uruhinja mu buzima busanzwe:

1. Ntacyo rwikorera nta nicyo rukorera abandi
2. Rwituma ( gukora kaka ndetse na pipi ) aho ruryamye kandi hatabonetse urukura muri uwo mwanda rwakwigumiramo kuko nta bwenge nta n’ubushobozi bwo kubikora rufite
3. Ntirumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi
4. Ntirurya byose keretse utuntu tworoshye natwo tw’indobanure

Paulo yandika uru rwandiko yarababajwe n’ukuntu aba bantu bigishijwe igihe kirekire ariko ntibakure mu buryo bw’umwuka, nubwo bigishijwe, bakaba batazi gutandukanya ikiza n’ikibi, bakaba batazi kwihana haba n’aho bihanira, ahubwo bakigumira mu myanda/ ibyaha, wanashaka no kubagira inama z’uko bava mu myanda, bakakubaza ukuntu wivanga mu buzima bwabo cyangwa uwakugize umucamanza cyangwa uwababonye bakora ibyo byaha.

Imana itugirire neza. Abo bantu badakura ikindi kizabakubwira, nuko bakunda gukorerwa gusa, ariko bo ku giti cyabo nta kintu nakimwe bakora, bahora bicaye. Uretse no mu rusengero, no mubuzima busanzwe , iyo umwana arimo gukura, atangira kugenda agira uturimo akora iwabo, kugeza ubwo azakura burundu akajya anakora ibikorwa by’abantu bakuru.

Imana idusobanurire. Abana ba Racheli rero ngo kubera kudakura neza , bishwe mu bana kandi bagombye kuba bari mu kindi kiciro cy’abana bakuze.

Mbese iyo ugereranije igihe wakirijwe , ubona uhagaze ute? Urakura? Uradindira? Warakuze ugezaho urahagarara usubira ibwana gukora nk’iby’abandi bana bose?
Ijambo ry’Imana riratubwirango : Nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, uw’imbere we ahora ahinduka mushya uko bukeye. Nta mpamvu rero yo gusaza mu buryo bw’umwuka.

Yesu adusobanurire. Alice

Kuko abakene n’abatindi, bagiraga ibyago, wababereye igihome, ukababera
ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk’uko amashahi yiroha ku nzu (Yesaya 25:4).

Umwami Imana yacu ni we buhungiro n’umunara ukomeye wacu. Ni we mbaraga
z’umukene kandi aha ushonje ibyo kurya. Ni we wenyine ubasha kuguha umunezero wose, ubufasha, umutekano no kurindwa kose ukeneye.

Ntibitangaje ko mu Migani 3:5 hagira hati “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.“ Zaburi 20:7 yo iragira iti “Bamwe biringira amagare, abandi biringira amafarashi, ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu“

Imana yacu nibwo buhungiro bwacu mu bihe by’amakuba. Iturinda ibyanduza by’iyi si ya none. Niba waravutse bwa kabiri, ntukwiriye guhangayitswa n’ibibazo by’ubukungu bwaguye, kuzamuka kw’ibiciro cyangwa se ikindi kibazo icyo ari cyo cyose cy’ubukungu cyangwa cya politike kuko ubwami ukomokamo bugendera ku mahame yo mu Ijuru. Bibiliya iravuga iti:

“Kwizera niko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye … “(Abaheburayo 11:7).

Abantu bose bo mu bihe bya Nowa, tudasize n’inyamaswa, bararimbutse ubwo Imana
yarimbuzaga isi umwuzure. Ariko inkuge ya Nowa yo yakomeje kurerembera mu mutekano hejuru y’ayo mazi yarimbuye abanyabyaha. Ukwiriye gusobanukirwa rero ko ikibi, ubuzima bugoye, ibibazo by’ubukungu bikomeye mu isi atari wowe bigenewe; ntugomba gutsikamirwa kandi uri umwana w’Imana. Hagati mu bibazo by’ubukungu bugwa, Imana yo yategetse ubutunzi bwawe. Yamaze kugena ko uzatunganirwa muri ubu buzima.

Nk’uko inkuge yari ubuhungiro kuri Nowa n’umuryango we, Umwami Yesu ni we
buhungiro bw’imiraba: “Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo agakomera“(Imigani 18:10). Buri wese mu nkuge ya Nowa yatunzwe iminsi ijana na mirongo itanu, ariko iyo uje muri Kristo binyuze mu kwimika Umwami Yesu mu buzima bwawe, we arakurinda akagutunga iteka ryose. Kubw’ibyo wange kugira ubwoba kuko Umwami azaguheka akagushyira hejuru y’ibihe bikomeye byose.

Ijambo ryo Kwatura Ngendana n’Umwami mu rwego rw’ubwiza, aho ntunganirwa kandi ibyo nkeneye byose bikaba bihari. Ndi kumva umwuzuro w’umunezero uyu munsi kandi n’iminsi yose y’ubuzima bwanjye kuko Umwami Imana yanjye ari we buhungiro
bwanjye, imbaraga zanjye n’umunara wanjye. Andinda ibingirira nabi n’ibitekerezo bihumanya byo mu isi ya none. Amen.

Pastor Chris

URASHAKA KO IMANA IGUTUMA?
Yesaya 6:1-12
Abantu benshi bakunda gusenga bakoresha ijambo ngo Mana ntuma aho ushaka hose ndajyayo,Kandi rwose baba bamaramaje bumva koko bakeneye gutumwa, n’Imana nayo ikeneye abo gutuma ariko hari icyo bisaba kugira ngo uhinduke intumwa.

Uyu mugabo Yesaya yari umuhanuzi ukomeye cyane yahanuye ibintu byinshi bitandukanye kandi biranasohora, ariko mu mwaka umwami Uziya yatanzemo nicyo gihe Yesaya yabonye Imana ngo yari yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru,igishura cyayo gikwira urusengero, abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu, abiri yayatwikirizaga mu maso he andi abiri agatwikira ibirenge bye, andi abiri nayo akayagurukisha.

Umwe muri bo avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati Uwiteka arere arera arera, isi yose yuzuye icyubahiro cye. Imfatiro z’irebe ry’umuryango zinyeganyezwa n’ijwi ry’uwavuze ijwi rirenga inzu yose yuzura umwotsi.

Yesaya abonye ibyo aravuga ati”Mbonye ishyano ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye,kandi amaso yanjye abonye umwami Uwiteka nyiringabo “Umwe mu baserafi ahaguruka asanga Yesaya afite ikara ryaka mu ntoki arimukoza ku munwa arangije amubwirako ibyaha bye abibabariwe.

Nibwo yahise yumva ijwi rivugati riti “Ndatuma nde? Ninde watugendera? Yesaya ntiyazuyaje yahise yitanga yemera gutumwa nuko Imana imuha ubutumwa yagombaga gujyana. Yesaya 6:8

Mubyukuri ibi biraduha ishusho y’uburyo umuntu Imana ituma aba ameze:

Icya mbere kumenya uwo muvugana, icya kabiri Imana irera kandi izakorana n’abera ugomba kubanza kwisuzuma ukareba ko nta mugayo ufite, birumvikana ntiwajya kubwira abajura ngo bihane warayogoje imitungo y’abandi, bivuze ko ugomba kubanza kwisuzuma. Icya gatatu kumva ijwi ry’Imana ribaza uwo yatuma, icya kane kwemera gutumwe, Ikindi kwakira ubutumwa ugomba kujyana.

N’ubu Imana iracyafite umurimo mugari, ibisarurwa biracyari byinshi ariko abasaruzi ni bake, wemeye yagutuma, ariko wemere kwezwa, ntiwakorana n’Imana yera utera, kuko wajya utamba ibitambo bitazemerwa. Niba ushaka gutumwa kurikira ziriya ntambwe , Imana igushoboze mu izina rya Yesu, Amen.

Manzi

«Ubusanzwe» yawurute ifatwa nka deseri ikundwa n’abana ndetse n’abantu bakuru,ariko ikaba ifite n’umwihariko wo gukoreshwa nka kimwe mu byongerera umuntu ubwiza,cyane cyane abagore n’abakobwa haba ku mubiri,ku misatsi,ku minwa ndetse no kugira uruhu rwiza rwo mu maso.

1.Iyo ufite iminwa ishishuka cyangwa ihora yumagaye ushobora gukoresha yawurute ikongera koroha no guhehera,ukoresheje yawurute n’umutobe w’indimu. Uko bikorwa ; ufata yawurute nkeya ugatonyangirizamo umutobe w’indimu mukeya,maze ukisiga mu munwa bikamaraho iminota 45maze ukabihanaguza ipamba,ubundi ugahira wisiga rabero kandi ukabikora nibura inshuro imwe ku munsi kugera igihe uzabona iminwa yawe isigaye imeze neza.

2.Iyo ufite ikibazo cyo kumagara ku ruhu cyangwa rukunda kuvuvuka cyangwa ushaka kwihanagura ibirungo by’ubwiza uba wisize nabwo wifashisha yawurute Uko bikorwa ; woga mu maso n’mazi n’isabuni bisanzwe ,maze ugafata yawurute ukaba ariyo wisiga mu maso aho gushyiramo andi mavuta kandi ntugire ikindi wisiga,ukayirarana ukazakaraba mu gitondo noneho wisiga amavuta
usanzwe wisiga.

3.Ibi kandi ushobora no kubikora ushaka gukura amabara y’umukara akunda kuza ku maso,maze ukisiga yawurute ukayikaraba mu munota 10,ukabikora buri munsi ya mabara agenda ashiraho uko iminsi ishira.

4.Iyo ufite amatashe mu maso yaba amabara cyangwa inkovu z‘ibiheri nyinshi,yawurute igufasha kuyamaraho burundu. Uko bikorwa ; ufata yawurute ukavanga n’umutobe w’indimu,maze ukabyisiga mu maso usa nuwimasa wibanda cyane ahari amabara kugeza ubwo wumva umubiri ushyushye maze ukabona koga mu maso kandi ukabikora nibura inshuro 2 mu cyumweru.

5.Yawurute kandi ikoreshwa mu kwita ku bwiza bw’umusatsi kuko ibamo vitamini zikuza umusatsi kandi zikanawurinda gucikagurika. Uko bikorwa ; ufata yawurute ukayisiga mu musatsi wose,maze ukayirekeramo nibura iminota 30 wambayemo isashi ituma umwuka udasohoka,hanyuma ukaza gukarabamo ukoresheje shampoo
Uku niko ushobora gukoresha yawurute,mu kwiyitaho no kongera ubwiza bigatuma ugira uruhu rwiza,iminwa ihehereye ndetse n’umusatsi umeze neza.

Claire Umumararungu/agakiza.org

‘’Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza’’. Zaburi 50:22a

Imana ni Data wa twese udukunda. Yatwemereye Yesu iramuduha. Nishimwe. Yesu ati ‘’nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaba muri mwe, musabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.

Iyo umuntu akijijwe akakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ahabwa kwizera ko icyo asaba agihabwa. Ni ibintu utabonera ubundi busobanuro, ni ibintu bikorerwa mu kwizera uwo muntu aba yahawe. Imana irabikora, igasubiza amasengesho, ariko hari icyo iba itegereje nyuma yo kubikora, ni ISHIMWE.

Ishimwe rituma Imana yubahwa, ishimwe rituma Imana igira agaciro mu batayizi, kandi rigatuma Imana imenyekana. Ishimwe rituma imbaraga z’Imana zijya ahagaragara, ku karubanda, abatari babizi bakabimenya. Ngicyo icyo Imana ikundira amshimwe.

Narebye natwe ubuzima tubamo, ndagereranya. Muri twese ntawagira umukozi adahemba, yaba ari umucakara ukurikije ibyo umutuma gukora buri munsi.

Imana yacu si umukozi wacu, ariko urebe uko tuyituma n’imitwaro tuyikoreza, nta bihembo idusaba, ishimwe gusa ryonyine ugasanga ryabuze.

Umuntu arabyuka ati ‘’ Mana uturinde umunsi wose, akayituma n’ahandi hose no mu miryango hose aho umuntu ashoboye kwibuka hose. Aho ubwo ntayitumye? Akabona burije akongera ati ‘’ iri joro Mana uturinde, abamarayika, umuriro, ukayituma, ukayereka uburyo ikurinda, ukagotesha bigakomera. Ukwezi kugashira 2,3,,,. Mbese ari umukozi uhemba yaba atarakwishyuza buriya?

Noneho iyo bitagenze neza urubanza rukaza ati ‘’Mana wari urihe?’’ urumva ko afite umurinzi adahemba. Mbega ko nta bihembo asaba kumushima binaniza iki? Gutanga ituro ry’ishimwe ko bitugora kandi uwo mugabo tumutuma byinshi?

Ubwo si ukwikunda twirengagije ko nawe akeneye gushimwa kugira ngo amenyekane benshi bamumenye?

Bamwe tumuraza ku burinzi, ku irembo, ibyacu ntibyangirike, ntiduhombe, n’ibindi byinshi. Ni imfura cyane, arabikora kandi atangiye kuduha fagitire ntitwabasha kumwishyura. Ariko ishimwe riherekejwe n’ituro bikabura.

Umugabo ukurinda uri i Kigali, akarinda n’ikamyo yawe yagiye Tanzaniya, akarinda n’inka zawe ziri mu Mutara, wasinzira akaguhishurira akaga kari imbere yawe? Byose icyarimwe, uyu mugabo wamushinja ute?

Reka nsoreze aha, uko biri kose hari impamvu yo gushima. Mbese Imana yakugiriye neza kandi ko igikomeje, wibutse gushima? Ituro ry’ishimwe si ibihembo wayiha ntiwabibona, ariko naryo ni ngombwa.

Si byiza kwikunda, kwihugiraho udahereza Imana ishimwe. Iyo ushimye Imana irubahwa. Imana si umucakara dutuma, twikoreza imitwaro yose, ahubwo ni umubyeyi uduha tugashimira nk’abana barezwe neza. Senga uti ‘’Data,umpe guhora ngushima uko bukeye n’uko bwije kugira ngo izina ryawe ryubahwe, Amen.
Imana ibahe umugisha.

Ibyakozwe 1 : 8 Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’ i Yudaya yose n’ i Samariya no kugeza ku mpera y’isi.

Gusoma ijambo ry’Imana ni kimwe no kubishyira mu mutima nabyo ni ikindi ariko nicyo cy’ingenzi. Dukwiye gusaba Imana kubibasha kubishyira mu bikorwa.

Kuvuga kw’Imana ntabwo byoroshye guhita umuntu abyumva. Aha Yesu avuga ngo icyakora muzahabwa imbaeaga birashoboka ko bumvaga bafite imbaraga ntibahita babyumva ariko Yesu yari azi icyo avuze. Kwinjiza Christianisme muri Judaisme byasabye imbaraga zirenze.

Hari igihe Imana ikubwira ngo ndakugaburiye ubona ufite ibiryo ntubisobanukirwe, nyamara Imana izi icyo ivuze ko hari igihe axakugaburira ushonje.

Yesu we yari azi icyo avuze kuko abizera Yesu muri Isirayeli batazaba benshi kuko idini ya kiyuda ishinze imizi ikomeye,niyo mpamvu intumwa za Yesu zasabwe imbaraga zirenze kugirango zigishe abantu bahinduke bizere Yesu.

Muri Kristo Yesu hari imbaraga zibuza umuntu gusambana atabuze uwo asambana nawe, zikamubuza kubeshya byari bugaburire umwana, muri Kristo Yesu harimo imbaraga zibuza umuntu ibyaha.

Izo mbaraga zirakomeye kuko zitsikamira imbaraga za kamere bagahinduka.
Muri Yesu harimo imbaraga zihindura umuntu umwana w’Imana. Iyo tuvuga agakiza tuba tuvuga agakiza gahindura ubugingo, umwuka ndetse n’umubiri.

Kugirango umuntu ahinduke umwana w’Imana bimera nko kuvuka k’umwana, iyo utagafubitse gashobora guhita gapfa, Mukristo ageze ku musaraba yabonye ubambwe ameze nk’ubambwe uwo mwanya, amubonye ararira cyane, akimwitegereza umutwaro yari afite uragwa uramanuka ugwa mu cyobo.

Iyi nzira wayimaramo imyaka irenga magana ariko utarigeze uvuka ubwa kabiri ntacyo byamara. Uko niko kwihana kuzima gukwiye guhera ku ntambwe ya mbere ukezwa n’amaraso ya Yesu.

Paulo we yageze aho abyirata aravuga ngo arirata inkoni ndetse n’imibabaro yagize kubwa Yesu, ibindi bisigaye dukunda kwirata mu gihe nk’iki we avuga ko abibona nk’amase.

Dukwiye kugira itegeko ry’umwuka ryatsinda itegeko rya kamere, dujwiye kugira imbaraga z’Imana zaduhindura, tukagira ubusabane n’Imana. Izindi mbaraga dukeneye ni izidufasha kunesha ibigeragezo. Yesu yavuze ko ari inzira nto isaba kwihangana, kwera imbuto z’agakiza. Iyo Imana ishaka kuguha urukundo ikunyuza mu nzira y’abakwanga kugirango ikuze urukundo muri wowe. Iyo Imana ishaka gukuza ibyishimo muri wowe ikunyuza mu mibabaro kugirango ikuze ibyishimo muri wowe.
Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera natumanukira.

Kubera uburyo iyi nzira ikomeye abantu bagerageza gushaka ibiborohera kuko harimo byinshi bisharira.

Muri iki gihe hagwiriye pilatage ku buryo bukabije, aho usanga ikintu original gisohoka mu minsi mike bakagipirata kandi icyo kitari kizima akaba aricyo gikundwa.
Uko niko muri iyi minsi n’agakiza abantu benshi bashatse kukavanga n’isi bikarangira atari agakiza kandi ntibibe n’ubupagani.
Hasigaye hashakwa quantite kuruta qualite, ni ugushaka ubwinshi ariko ubuzima nyabwo ntabuhari.

Iyi nzira y’ubukristo bisaba kwemera n’imibabaro yose uko yakabaye iri muri iyo nzira. Mbere twigishwaga kubanza kwihana ukatura Imana nayo ikabona kubatiza umuntu mu mwuka wera, ariko ubu hasigaye hariho abigisha b’ibinyoma bakuzuza abantu undi mwuka utari uwera.

Abantu nibanga kuzura umwuka wera muzima bazuzura indi myuka kuko iriho kuko satani yanduje benshi. Iyo umuntu yemeye akezwa nta kabuza Imana izabuzuza umwuka wera.

Petero w’umu Zelote we yahoraga agendanaga inkota ubuzima bwe bwose, Yohana we agahora mu gituxa cya Yesu abo bantu kugirango bazabane byasabaga imbaraga z’umwuka wera, niyo mpamvu byatwaye iminsi icumi kugirango umwuka wera amanuke muri bo.

Umwanya wo kwezwa ntabwo ukiboneka, ahubwo tugeze igihe umuntu abana n’ibyaha mu murimo w’Imana ntihagire n’umwe urota.

Umwuka wera agereranywa n’inuma, aho ibaba rimwe rigereranywa n’impano, irindi baba rigereranywa n’imbuto. Ariko iyo ibaba rimwe rivunitse ntabwo ibasha kuguruka, nyamara abakristo bo babura imbuto ariko ugasanga impano ziracyakora.

Umwuka wera ni umufasha ariko arafuha, iyo twacumuye ahita yigendera twakwezwa akabona kugaruka, niyo mpamvu Dawidi we yasabye Imana ngo ntunkureho umwuka wawe.

Inyigisho zo kwezwa ntizikigishwa, nyamara nitutuzura umwuka wera tuzasigarana amazina meza y’umwuka wera nyamara imbaraga z’umwuka wera mu Itorero zitagikorera muri twe.

Aho Itorero rya Efeso ryabaga ubu uyu munsi abakristo baho ni pourcentage ntoya ishoboka mu gihe Imana yababwiye kera ngo nutihana nzaza nkure igitereko cy’itabaza ahacyo, none uyu munsi hasigaye amateka gusa.

Agakiza ni ak’umuntu si ak’abantu.

Abize amategeko bavuga ko iyo uhamije ibintu udahagazeho ubihanirwa, nyamara mu nzu y’Imana abakristo benshi bavuga ibyo badakora, bakaririmba urukundo batagira, ariko Imana irashaka ko tubivana mu magambo ahubwo tukabigira ubuzima bwacu kandi tukaba abagabo bo guhamya tukareka kuba abanyabinyoma.

Impamvu abantu batakiza kuri Yesu nuko tutabaye abagabo bo guhamya kuko umwuka uri inyuma y’ibyo tuvuga tubibiba mu batwumva.

Dukwiye kwirinda abaturambikaho ibiganza kuko iyo ukurambitseho ibiganza afite imbaraga za satani akenshi zihita zijya k’uwo asengera.

Imana ntibasha kuduha imbaraga zidafite icyo kuzikoresha. Usanga abantu benshi basaba Imana imbaraga ariko ukareba mu buzima bwe nta na rimwe agira umwete wo kubwira abantu ibya Yesu ngo bave mu byaha.

Hari ibihugu bisenga ibigirwamana bakemera bagatanga ibitambo bikomeye ariko twebwe abamenye Yesu bikatunanira kumukorera kandi tuziko twizeye itabeshya.
Icyakora dukeneye imbaraga. i Yerusalemu ni aho utuye, i Yudaya ni mu baturanyi, ahandi twirirwa, naho i Samariya ni mu buzima butandukanye Imana itunyuzamo kugirango irebe ko tuzi neza ibyo duhamya. Abantu benshi tuvuga ibyo tudakora, tukigisha abantu kubabarira nyamara twe tutabikora.

Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera nabamanukira. Abenshi tuba mu nzu y’Imana ariko imitima yacu yuzuye inzangano, uretse imbaraga z’Imana zaduhindura nizo dukeneye.

Tuzahabwa imbaraga zitunyuza ku mpera y’isi, ariko kugirango bigere ku mpera y’isi nuko bizaba byavuye i Yerusalemu ari bizima.

Impamvu ubutumwa bwiza butakiryoshye nuko ababuvuga batagisa nabwo.
Ariko Imana iduhindure itubashishe kugirango duse nibyo duhamya tutari abafarisayo.
Icyifuzo: Imana iturondore iduhindure ibikoresho bizima bishimwa n’Imana.
Indirimbo 38 mu gushima.

Ayi Mana ndondora umenye ibyo nkora byose.

Umwigisha : Pst Desire Habyarimana

IYO YESU ATEGETSE!
Ndabasuhuje mu izina rya Yesu amahoro y’Imana abe muri mwe, nitwa Ernest RUTAGUNGIRA, Imana iguhe umugisha kuko wemeye gufata umwanya ugasoma iri jambo. Dusome: Luka 5: 4-7 Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.” Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa.

Yesu ni umwami utangaje, mu gukora kwe akenshi aza mu gihe wowe wananiwe kuburyo hatazagira Uwitiranya imbaraga ze n’iz’abantu, Bibiriya itwereka henshi yagiye atabara ku munota wa nyuma, aho yasangaga umuntu yamaze gupfa bagiye cg bamaze gushyingura, n’ahandi, muri iyi nyigisho rero turamubona yiyereka Petero bundi bushya, Petoro yari asanzwe azi kuroba ku buryo atashoboraga kubura ifi mu ruzi, Yari umuhanga ndetse yari afite ibikoresho byose bya ngombwa, ariko Iyo atari Imana iguhaye bigucika ubireba, Iyo ifunze n’aho wamara amajoro menshi wigeragereza ntacyo wageraho.

Ni kenshi cyane abantu bahura n’ibibazo nyamara ubona mu bwenge bwacu kubicyemura bisa nk’ubufindo, bidasaba imbaraga nyinshi ariko wagerageza ukabona biranze, bene nk’ibi iyo byanze abahanga batanga igisubizo ko Bidashoboka, ariko iyo Yesu ategetse ibitashobokaga birashoboka, iyo Yesu ategetse aho abandi baburiye wowe uraharonkera, iyo Yesu ategetse ibitari bifite ubuzima biba bizima, iyo ategetse ibyari bipfuye birazuka, Amen. Petero ntiyibwiraga ko aho yaburiye amafi ijoro ryose hari icyahaboneka, ariko yibuka ko uwo bari kumwe ari Yesu ufite ububasha, ati “Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye”, ako kanya igitangaza kirakoreka Amen.

Hari ibyo Imana yaduhaye ubushobozi bwo gukora bitadusabye gusaba ubutabazi bw’ijuru, ariko hari n’ibyo tugerageza bikanga kandi Ushingiye ku bunararibonye wiyizeyeho, no ku bw’ububushobozi ufite, ukumva bitakagombye kwanga, ariko iyo Yesu ataravuga bijya byanga, Ushobora gutsindwa nyamara ari wowe usanzwe wigisha abandi, ushobora kubura akazi nyamara ari wowe watsinze kurusha abandi, Erega wanagumirwa kandi ari wowe mwiza mu rungano, Indwara zakuzengereza kandi wowe uvura abandi, ariko iyo Yesu ategetse amateka arahinduka, uyu munsi ndakwinginga ngo uhindure icyerekezo utumbire nyir’ububasha, Erega wowe ntacyo n’ubundi washobora atariwe wakoreye muri wowe, uramenye utazibeshya ko hari icyo wakwishoboza.

Rimwe abigishwa bari mu bwato haza umuhengeri barwana nawo Yesu yisinziriye, ariko igihe kigeze bibuka ko: bari kumwe n’utajya akangwa n’imiraba maze bamutabaje arategeka umuraba uratuza ( Matayo 8: 23-24), nta kindi cyatumye aceceke ahubwo yagirango abigishe ibanga ryo gutabarwa, nta rindi ni ugusenga ubudasiba, ni ugutitiriza kandi ukizera Yesu ko ariwe ushoboye, ntago yananiwe komeza umugirire icyizere, Ongera uhamagare arakwitaba kandi naza arategeka, ibyo wabonaga ko bidashoboka birashoboka.

Ernest RUTAGUNGIRA

“Kandi
ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya
bwo guhamiriza amahanga yose, nibwo imperuka izaherako ize”


Mu
murongo wo hejuru Yesu ntabwo yavuze ngo “Kandi Ubutumwa bwiza
bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose.” Ahubwo, yaravuze ati “Ubu butumwa
bwiza bw’Ubwami”; bimenyesheje ko hari Ubutumwa bwihariye yerekanaga,
bw’ubwami runaka bwihariyeUbwami bw’Imana. Yesu ntabwo yaje yigisha
ubutumwa bubonetse bwose, ahubwo ni “Ubutumwa bw’Ubwami.” Ibyo ni
ukuvuga ko hariho Ubutumwa bwiza runaka bwihariye tugomba kubwiriza, twe
nk’Abakristo.


Abahanuzi
bazanye ubutumwa bwabo. Yohana Umubatiza na we yari yifitiye ubwe
butumwa; ubutumwa bwo kwihana yari azaniye Abayahudi. Ariko ubwo Yesu
yazaga, we yabwirije ubutumwa butandukanye: “Nuko bamaze kubohesha
Yohana, Yesu ajya I Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana”
(Mariko 1:14 – King James). Ibi bikumenyesha ubutumwa ugomba kwakira no
kubwiriza; Ubutumwa ugomba kwizera, ukabwemera kandi bukakubeshaho ni
Ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ariko se none, Ubwami bw’Imana ni iki?


Ubwami
bw’Imana ntabwo ari ahantu; ni aho Imana iganje ikahagaragariza
Ubutware bwayo, ubwiza n’icyubahiro byayo, n’ineza yayo. Ntabwo ari
ubwami bwo mu buryo bw’umubiri, ni ubw’umwuka, kandi iyi ni yo mpamvu
Umwami Yesu yabwiye abantu ngo ntibabushakishirize ahantu hose
“Abafarisayo baramubaza bati “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?” Arabasubiza
ati “Ubwami bw’Imana ntibuzaza ku mugaragaro, kandi ntibazavuga bati
‘Dore ngubu’, cyangwa bati ’nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri hagati
muri mwe”” (Luka 17:20-21).


Gahunda
y’Imana ni ugushinga Ubwami Bwayo mu mitima y’abantu. Ubutumwa bwiza
bw’Ubwami rero ni ugutangaza ko ubu bishoboka ko abantu bose bagira
Ubwami Bw’Imana bwimitswe mu mitima yabo. Ibi ntibyashobokaga mu bihe
bya Aburahamu, Mose, Eliya na Dawidi. Ariko ubu, muri Kristo Yesu,
birashoboka ko buri wese wizera Izina Rye yakira ubuzima, ukubaho,
ubwiza n’icyubahiro by’Imana mu mutima we. Ubu birashoboka ko Imana
itura mu mutima wawe ikahashinga ibirindiro byayo! Mbega ukuntu ari
umugisha ukomeye!


Imana
ishaka ko isi yose imenya ko bashobora kwakira Ubwami Bw’Imana
bukubakwa mu mitima yabo. Ntibitangaje kuba yaravuze mu Mubwiriza 3:11
ko Yashyize iby’igihe cy’iteka mu mitima y’abantu. Ubwami buri mu mutima
wawe, kandi ubukoreramo iyo ugendera ku Ijambo ry’Imana.


Isengesho Data
mwiza, urakoze kubwo kunshinganisha Ubutumwa bwiza bw’Ubwami, no
kwubaka ubuziraherezo mu mutima wanjye! Ubu butumwa ndabushyira buri
wese tubana none, kandi iuko mbikora, amaso yabo arafungukira kubona
ukuri kwo mu Bwami, ndetse n’ubuzima buhambaye wabageneyemo, mu Izina
rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo:

Mariko 1:14-15

Matayo 9:35

source: ubugingo.com

Igihe abana b’Israheli batakiraga Uwiteka, ntago yabakuye mu buretwa bwa Egiputa gusa ahubwo yanashyizeho uburyo buhamye bwo kujya ikomeza kubakiza buri myaka mirongo itanu bigakorwa bamamaza Yubili aho bari

Buri Yubili, igisekuru cyose cyabaga kiriho cyarabohokaga kandi uko kubohoka kwagendanaga n’amasezerano arindwi atangaje ashobora no kugirira umumaro ukomeye abakristo ba none;

1.Kubohoka (Abalewi 25.10)

Uburetwa ni umukoresha mubi. Si ubw’Imana. Uyu munsi abantu benshi baboshywe n’uburetwa bw’ubukungu. Iyo ugujije amafaranga, uba umuretwa w’ukugurije. Imana yiteguye kubatura ababoshye bose mu buryo budasanzwe. Kubohoka kugiye kuboneka!

2.Gusubizwa Ibyanyu. (Abalewi 25.13)

Mu gihe cy’isezerano rya kera, imbata ntizemererwaga kujya iwabo, ariko mu gihe cya Yubili, abacakara bose babaga bemerewe gusubira iwabo, mu miryango yabo, bagasubira mu byabo.

Ni igihe abakristo bakwiriye gusubirana ibyabo Imana yabasezernyije. Gukira indwara, kubohoka no gutunga bagatunganirwa. Umwanzi w’ubugingo bwawe yakubase igihe kirekire kuko azanwa no kwiba, kwica no kurimbura ariko Yesu Kristo we yaje kugira ngo mubone ubugingo kandi bwinshi. Yoh10.10

Satani ntiyifuza ko ugera ku byiza Imana yakugeneye, azakora ibishoboka byose ngo akubuze kugera ku bushake bw’imana. Ntashaka ko usubirana ibyawe cyangwa ngo ugere ku mugambi w’Imana. Igihe cyawe kiraje ngo usubirane ibyawe.

3. Kongera kubakwa k’umuryango wawe (Abalewi25.10)

Umuryango wawe ushobora kuba warangiritse. Abana barajyanywe kure y’Imana baboshywe na satani. Ibintu bigiye guhinduka. Mu gihe cya yubile, Imana igiye kongera guhuza imiryango yatatanye mu buryo budasanzwe.

4. Kwiyongera k’umusaruro (Abalewi 25.12)

Abatware b’imbata baryaga umusaruro uturutse mu butaka mwiza kurusha indi yose, imbata zikarya ibyasagutse.Kwiyongera k’umusaruro kuvuga gutunganirwa. Ugiye
kubibona byose, Atari imisigarizwe. Imana izanyuraho mu buryo bw’igitangaza mu
gihe cya Yubili.

5. Kubaturwa ikandamizwa (Abalewi 25.14)

Uwiteka nasuka umugisha we mu gihe cya Yubili, satani ntazongera kugukandamiza. Abantu ntibazagukandamiza ukundi, uzaba ubatuwe ibyago n’imyenda yose. Ikandamizwa mu bukungu buzaba amateka ku bakristo bazasobanukirwa igihe kigiye kuza.

6.Umutekano (Abalewi 25.18)

Imana igiye kubungabunga imitungo yanyu ititaye ku ihungabana ry’ubukungu ku isi rikomeje kugaragara. Mu gihe gito cyashize isi yatakaje za miliyari nyinshi z’amadolari. Ku masoko y’imari byari ibicika. Banki nyinshi zarahombye izindi zirafunga. Abari abakire igihe kimwe ubutunzi bwabo bwamaze kuyoyoka.

Abizera Yesu basobanukiwe kandi bakora bakurikije icyo kizaza cya Yubili, bazarindwa mu buryo buhebuje.

7. Imigisha yikubye gatatu (Abalewi 25.21)

Nuko mu mwaka wa gatandatu nzajya mboherereza umugisha ntanga, ubutaka bubereremo uburumbuke bubatunge imyaka itatu.

Kwitangira umuntu w’umunyakuri, nubwo yaba ari inshuti yawe magara byagorana, kugira ngo umwigurane ikintu cy’agaciro gihenze kurusha ibindi (Gutanga ubuzima bwawe).

Noneho tekereza umuntu w’umunyabyaha utanakwemera? Hari ubwo umuntu atekereza kuri uru rukundo ugasanga rutangaje, ntabwo rusanzwe!

Uyu ni Yesu wabashije gukora ibi wenyine. Bibiliya itubwira ko Yesu yaje mu be ariko ntibamwemera, Yohana 1:11, ntabwo byoroshye gusobanura urukundo Yesu yakunze umuntu, uko byamera kose ruratangaje! uziko abo yari aje gucungura batigeze bamutega amatwi, ahubwo bamugiriye nabi, banga kumwitaho, baramusuzugura! Wenda ari umuntu yahita abivamo. Umuririmbyi yaravuze ngo baramusugura ntibamwemera, akomeza avuga ngo hari indi nshuti nka we se yakunda abayihinyuye?

Yaje abizi neza ko umuntu yanduye ndetse kubw’icyaha yatandukanyijwe n’Imana, icyari kimuzanye rero kwari ukugira ngo amuhuze nayo, urukundo rwe rwinshi rwamuteye kwemera kumwitangira nubwo yari mubi ndetse atanamwemera, uwo yitangiye nta wundi nijye nawe.

Mbere yo gufasha umuntu cyangwa kwifatanya nawe harubwo ubanza kubaririza amakuru ye, ngo wenda atazagushyirisha mu kaga nyuma. Iyo usanze umuntu avugwa nabi, mbese afite amateka mabi uhita uhindura ukirebera uwo abantu bakunda kwita umwana mwiza.

Yesu ajya kuza mu isi we yari adufiteho amakuru ahagije y’ububi bwacu, icyo aho kumuca intege nicyo cyamuteraga ishyaka ryo kubisohoza.

Yirengagije ububi bwacu yemera kuducungura, byari bigoye ariko yarabishoboye.

Umusaraba ntabwo cyari ikintu cyo kwisukirwa, ubusanzwe wabambwagaho abagome n’ibisambo, aho niho babambye Yesu kandi abamubambye ni twe yari yaje gucungura.

Ubwo yari agiye gupfa yaravuze ati”birarangiye” nuko acurika umutwe umutima uraca. Mariko 19:30, Yesu yarangije kuducungura nubwo byari bigoye, abamwizeye bose kuri ubu yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

………”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” Yohana 1:12

Umurimo Yesu yakoze ukwiriye kubera abakristo isomo
• Kubabarira abatugiriye nabi
• Gukunda abatwanga
• Kwitangira umurimo w’Imana no kwitangira abandi
Ntabwo ari ukubivuga gusa ahubwo dukwiriye no kubishyira mu bikorwa Yesu akatubera ikitegererezo. Imana iguhe umugisha!!

Hariho abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru, basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati ‘’ Mutware turashaka kureba Yesu.’’ Yohana 12:21

Yaba muri iki mu gihe cyashize, ubu ndetse n’ikizaza mu buryo butandukanye, abantu bifuza buri gihe kureba Yesu. Hari abamushaka ngo abakize indwara, abamushaka mu buzima bwabo mu bindi, abakeneye kubohorwa ingoyi zitandukanye, abifuza amahoro yo mu mutima baruhijwe, abakeneye imbabazi ze, abakeneye kugirirwa neza n’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mbese abantu bifuza kureba Yesu bakamubona mu buzima bwabo akora.

Abagiriki nabo ngo baje gusenga mu minsi mikuru, begera Filipo bati rwose natwe turashaka kureba Yesu, aho mwamuvugiye, aho twumviye amateka ye, natwe turashaka kumureba.

Umugabo bita Zakayo yifuje kureba Yesu, nta muntu wabimwemereraga, babonaga atabikwiye, bamufungiye umuhanda. Yari afite ikibazo cy’ubugufi kandi abantu ari benshi, icyakora yari afite ishyaka ryinshi ngo kumenya ko Yesu asa.

Mu maso yabo yari nk’ikizira bitewe n’amateka kuko abantu babonaga ko na Yesu ubwe atakwemera kurara kwa Zakayo. Abantu barabyivovotera kuko bamufataga nk’umunyabyaha. Luka 19:7

Ibi byatumye zakayo hamwe n’ubugufi afata icyemezo cyo kurira kugira ngo abashe kureba Yesu, kuko yari yamaramaje.

Yesu yapfiriye bose, kandi ufite ishyaka ryo kumureba uwo ari we wese aramubona, kuko Yesu ni umugwaneza, kandi aroroheje mu mutima, nta muntu yirukana, hari ubwo abana bamwegeraga bakabatangira, ariko akabasaba ko babareka bakamusanga.

Yesu ni mwiza, nawe uharanire kumureba, nushaka ube waramubonye ariko yongere akwiyereke bundi bushya. Wari usanzwe umuzi cyangwa se umukorera mubanye, ariko ndakwifuriza ko yakongera akakwiyereka muri byose. Humura ntatewe ubwoba n’ibyo uri gucamo cyangwa se iby’abandi bavuga, niwe nshuti nziza, aroroheje afite umutima w’ubugwaneza kandi mubo yapfiriye nawe urimo.

Ibihe byiza, mbifurije mwese ko Yesu abiyereka bundi bushya!!

Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. Yohana 14:1-3

Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, Abafilipi 3:20

Nshuti reka mbanze mbabwire akantu kamwe buriya ntabwo satani azi Password (umubare w’ibanga) Imana ikoresha, ariko reka turebe ukuntu Imana imibare y’ibanga ya satani yose iyizi. Satani yanyuze mu mugore (Eva) izana icyaha mu isi kugira ngo itandukanye Imana n’umuntu, Imana iba yabonye Password ihita inyuza Yesu mu mu mugore (Mariya) kugira ngo aze yongere ahuze Imana n’umuntu.

Satani yaciye mu giti cy’imbuto ashuka Eva muri Edeni, Imana ihita ica ku giti i Gologota iraducungura, satani yongera gufungisha icyaha Imana izana agakiza. Ubuse murumva Imana itazi Passoword ya satani. Satani aduteza ibibazo bitandukanye Imana ikabikemura satani agatungurwa nuburyo tubisohotsemo, aduteza uburwayi Imana ikadukiza, azana intimba mu mitima yacu ntamenya igihe twaririmbiye.

Satani yagerageje kudutandukanye n’Imana muri Edeni agira ngo birarangiye afungisha kodi y’icyaha, kwigomeka ku Mana, kumbe kuva isi n’ijuru byaremwa ntabwo satani azi umubare w’ibanga w’Imana, Haleluyaa Imana ishimwe cyanee. Satani yazanye gupfa, Yesu azana kuzuka, satani azana ikinyoma, Yesu azana ukuri.

Satani yazanye code y’icyaha Imana ifunguza Yesu, niwe idukirisha. Bibiliya ivuga ngo icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Yohana 1:12

Kwizera Yesu biduha kuba abana b’Imana. Satani yambuye umuntu kubaho amuha gupfa amwambura ubugingo, Yesu aje atanga ubugingo kuko nicyo cyamuzanye ngo tububone ndetse ngo bwinshi. Ubwo rero Yesu yaje akduhindura abana b’Imana, ikatubera Data, nta kabuza amaherezo tugomba kujya iwacu kuko niho mu ijuru. nTabwo twaguma mu icumbi kandi dufite iwacu.

Nta yindi nzira, Yesu yaravuze ngo ni jye nzira, ukuri n’ubugingo, ntawajya kwa Data ntamujyanye, Yohana 14:6

Yesu niwe nzira ducamo tujya iwacu, ndabinginga abamurimo mugumemo, abataraza mwihute tujye iwacu, nta mpamvu yo gukunda isi kurusha ijuru, niyo mpamvu Pawulo yabyibukije Abafilipi ati ‘naho twebweho iacu ni mu ijuru niho dutegereje umukiza ko aza.’’ Aha nta gupfa ukundi, nta kubura abacu, nta nzara, nta nzu z’imbohe, nta bukene, nta byifuzo,nta ndwara, nta byago, nta marira, Haleluaa nta joro Yesu azatubera umucyo, nta cyokere Imana izatubambaho ihema ryayo. Ibyahishuwe 7:11

Bibiliya iravuga ngo bakundwa ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntikurerekanwa, icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe, tuzamureba uko asa.

Nimuhumure abera tuzataha kandi Imana izahanagura amrira yose ku maso, mu isi si iwacu, mbifurije gukunda ijuru aho dutegereje Umukiza ko azava, Imana ibahe umugisha mu izina rya Yesu, Amen.

"…Kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati : « Namubyaranye agahinda » (…) Yabesi atakambira Imana ya Israel ati : Icyampa ukampa umugisha (…) Nuko Imana imuha ibyo yasabye.." 1 Ngoma 4.9-10

Kubyara kose kuzana umubabaro ariko kuvuka kwa Yabesi ko gusobanura « Umubabaro » utabashaga kwihanganirwa kugeza ubwo nyina yamwitiriye umubababro kugira ngo nyina atazibagirwa uko gutwita no kubyarana agahinda.
Ntibyoroshye kwitwa iryo zina ! Cyane ko muri icyo gihe, izina ry’umuryango umuntu yahabwaga ryabaga rifite ubusobanuro bw’ubuhanuzi cyangwa icyifuzo umubyeyi yabaga afite ku buzima bw’umwana bw’ejo hazaza.

Bityo rero, nta cyiza cyari giteganijwe ku buzima bwa Yabesi.N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, Yabesi we, yaje gusobanukirwa ko Imana yonyine ariyo yabasha guhindura umubabaro we mo imigisha. Yanze uwo muvumo, ajya imbere y’Imana atakira Imana n’umutima we wose asaba umugisha. Yari azi amateka y’ubwoko bwa Israel n’ukuntu Imana yabakuye mu buretwa bw’abanyegiputa.

Yakuze azi ko Imana ihindura ibibi bikaba byiza.Yari yizeye kandi afite ibyiringiro byinshi muri iyo Mana y’ibitangaza kandi ifite itangira rishya ! Imana yumvise gusenga kwa Yabesi,imuha imigisha yari yamusabye.

Mbese waba uruhijwe n’ibibazo byo muri ubu buzima ?Mbese imibabaro yo mu bihe bya kera wumva ikikuboshye ?Nta cyiza ubona imbere aha ?Mbese wizera ko Imana yakubohora ikagukura mu mibabaro ?

Umva ibi : Imana ihindura imibabaro ikaba imigisha, imyambaro yo kwirabura igahinduka iy’umunezero. Iravuga bikaba, irategeka bigakomera. Wow, Imana ishaka kuguha umugisha, kuguhagurutsa no kugukiza.
Va mu mivumo, ntukongere kuvuga ngo jye niko navutse, n’ababyeyi niko bari bameze ndetse nta cyabasha kubihindura. Ibyo ntabwo ari byo, amateka n’uko abantu bakubona biramaze, egera Imana yibwire icyo ushaka kuba cyo kubw’icyubahiro cyayo, uyu munsi utangire ubuzima bushya !

Isengesho ry’uyu munsi:

Mwami Imana, mpa umugisha kubw’icyubahiro cyawe, uhindurire umubabaro wanjye kuba umugisha, Amen.

PATRICE MARTORANO

Bivuye ku rubuga Topchretien, bishyizwe mu Kinyarwanda na KIYANGE Adda-Darlene.

Uyu mugani, tuwusanga muri Biblia, mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Luka 10:30-35. Ni umugani uvuga ku Musamariya w’umunyembabazi. Umuntu yajyaga I Yeriko ahura n’abambuzi baramukubita. Ariko igitangaje kandi giteye isoni muri ibyo byose, n’uko abamubonye aryamye ku nzira harimo abo bitaga abatambyi n’abalewi bari abantu bashinzwe guhuza Imana n’abantu binyuze mu bintu byitwaga ibitambo, bamuciyeho bakigendera. Mbese uwo mugani ni uwa kera cyangwa ni uwacu natwe abiki gihe?

Muri make, uriya muntu wahuye n’abambuzi twamugereranya n’abantu babiri:

1.Umuntu ukiri mu bubata bwa Satani, ukora ibyaha byose nta gitangira.

2.Umuntu wakiriye Yesu akabivamo akagwa.

Abo bambuzi nabo twabagereranya na satani n’abadayimoni.

Abo batambyi nta bandi ni wowe wizera Yesu nk’umwami n’umukiza wawe kuko Biblia ikwita umwami n’umutambyi(1Pet2: 9 : ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’Umwami….). Urasenga, uri umuhuza w’Imana n’abantu.

Tugarutse kuri uwo mugani, abantu beshi bari kugenda bagana I Yeriko ( ahavumwe mu gihe cya Yosuwa(Yosuwa 6:26 …umuntu uzahaguruka akajya kubaka uyu mudugudu w’I Yeriko avumwe imbere y’uwiteka…). Muri iyo nzira harimo abadayimoni bica abantu ndetse bamwe bakabasiga basigajeho gake bagapfa. Nawe ujya uhanyura kandi ujya ubona abahaguye( abishwe n’ibyaha) cyangwa abari gukubitwa n’abadayimoni.Nagira ngo nkubaze icyo ukora iyo ubabonye! Mbese aho ntumera nka babandi twabonye muri bibiliya? Iyo ubonye ko abadayimoni bamushoye mu busambanyi, mu businzi, mu bujura, mu bwicanyi, mu biyobyabwenge, mu kunyereza umutungo bamumazemo umwuka, ukora iki? Aho ntumwegera mugafatikanya? Cyangwa wiciraho ukigendera utamubwiye kandi wagera imbere ukabibwira abandi?

Ndakugira inama yo gufasha abo muzajya muhura ubona bahuye n’abambuzi, babwire ko Yesu ari umukiza bihane.Wiceceka kandi ureba agiye gushiramo umwuka. Umusamariya mwiza ni Yesu, azagufasha. Ni muze dutinyuke tubwire abanyabyaha bihane.Nawe Wabasha kuba nk’umusamariya mwiza. Ntibyoroshye, guterura uwakubiswe n’abambuzi, nta suku iba imuriho ashobora kukwanduza ndetse no kugusiga amaraso ava mu bisebe bye. N’ukwihangana ugakomeza ugakora umurimo w’ubufasha kugeza igihe azakirira.

Senga uti” Mana Data, umbabarire ko ntabashije gufasha abo nabonye babaye imbata z’ibyaha. Ndagusaba umfashe umpe imbaraga zo kubabwira ko ibyo barimo ari bibi ko byangwa n’amaso yawe, mpa imbaraga zo kubafasha guhindukira bave mu byaha barimo , Nanjye kandi umfashe undinde iyo nzira ijya I Yeriko kuko ari inzira yo kurimbuka. Amen.”

Evangeliste Kiyange Adda-Darlene.

Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima(Abafilipi 4:6).

Muri Yosuwa 1:9, Imana yabwiye Yosuwa ngo, "...ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose." Ibi byabaye igihe Yosuwa yiteguraga kuyobora Abisirayeli mu gihugu bari barasezeranyijwe. Buri gihe, Imana itubwira kutagira ubwoba cyangwa ngo duhangayike; Ntabwo Ishaka ko uhangayikishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose, uko cyaba kimeze kose.

Ubwoba, ugomba kumenya ko mu by’ukuri ari imbusane yo kwizera; ni ukwizera uruhande rubi. Ni ukwizera ubushobozi bw’ibikurwanya; ni ukwizera ubushobozi bwo gutsindwa, umwijima n’ikibi mu kukugirira nabi! Niyo mpamvu Imana yifuza ko nta kintu ugomba kugirira ubwoba. Yesu yaravuze muri Yohana 16:33 ati, "Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi." Ntabwo yanesheje isi kubwe, ahubwo yabigiriye wowe.

Muri Luka 10:19, arongera aravuga ati "Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose." Ibyo bisobanura ko nta kintu na kimwe ugomba gutinya. Reba ubwoba nk’umwanzi wawe ugomba gutsinda kandi ntiwemere ko akandagira mu buzima bwawe. Kugira ngo utsinde ubwoba, ugomba kugira kwizera uruhande rwiza; kwizera Ijambo ry’Imana. Kumenya Ijambo ry’Imana byirukana ubwoba mu mutima wawe maze bigashyira kwizera n’imbaraga mu mwuka wawe. Yohana 8:32 haravuga hati muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.

Kumenya Ijambo ni intangiriro yo gutsinda ubwoba. Uko ukomeza uminjira mu mwuka wawe, mu bwenge n’ibitekerezo Ijambo ry’Imana, kandi ukanarigenderaho, ubwoba buburizwamo kandi kukirukanwa burundu mu buzima bwawe.

Isengesho: Umutima wanjye urakomezwa n’Ijambo ry’Imana binyuze mu Mwuka Wera. Ubwoba nta mwanya bufite muri njye kuko Imana itampaye umwuka w’ubwoba ahubwo yampaye uw’urukundo, imbaraga n’ubwenge. Ndushishwaho kunesha, binyuze mu mbaraga z’Umwuka w’Imana ukorera muri jye. Imana Ishimwe.

Gucengera Ijambo

Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. (2 Timoteyo 1:7)

Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.” (Gutegeka Kwa Kabiri 31:6)

Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, (Abaroma 8:37)

Pastor Anitha

INTEGO: GUSENGA NO GUKORERA IMANA

Muri iki cyumweru twigishijwe gusenga; tubona ko abigishwa ba Yesu bamusanze bamusaba kubigisha gusenga, nawe ababwira ko bagomba gusenga Imana bakamenya ko iriho, kandi ko bagomba gusaba ko ubwami bw’ Imana buza bukabana nabo. Twabonye ko muri ayo masengesho Yesu yabasabye ko bagomba kubababarira ababahemukiye banaharira imyenda abayibarimo, niho bazabona ubwami n’icyubahiro. Ibyo natwe turabisabwa.

Twanaganiriye ko Yesu yabajyanye ku musozi gusenga, abakangurira gusenga no kuba maso, ababwira kumarana nawe nibura isaha imwe. Dusenga, tujye twibutsa Imana ibyo yadukoreye tutarakizwa cyangwa twarakijijwe, tujye tubyibutsa Imana tuyibishimira, bizatuma tutazabura ibyo tuvuga muri iyo saha imwe dusabwa gusenga.

Tugomba gufata ingamba zo gusenga Imana.

Ejo twize ko Daniel yeretswe ibyari bishyizwe kera, bikamuhagarika umutima agasenga, Imana ikamubwira ngo we nahumure nubwo ibyo bizaza ko we azahagarara mu mugabane we neza. Imana ifite imbaraga zo kuturinda,aho twajya hose.

Iyo Imana yakinze ntawukingura, niyo yakinguye ntawukinga. Tujye twubaha Imana, Imana yaremye ijuru n’isi. Tujye dukorera Imana duhinda imishyitsi, ntitugatinye umwana w’ umuntu, tujye dutinya Imana yaremye ijuru n’isi.

Ibyahishuwe 3:7-13 ( Kurindwa kw’abakiranutsi)

7 “Wandikire Marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti “Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati 8.‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.9.Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze. 10.Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.11.Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe. 12.“Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.13.“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

Ibyahishuwe 16:1-11 Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana.”2.Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n’ibisebe bikomeye bibi.
3.Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk’ay’intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa.
4.Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n’imigezi n’amasoko, na byo bihinduka amaraso.
5.Numva marayika w’amazi avuga ati “Wa Wera we, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, uri umukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse.6.Bavushije amaraso y’abera n’ay’abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.”7.Numva igicaniro kivuga kiti “Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay’ukuri no gukiranuka.”8.Nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro.9.Abantu botswa n’icyokere cyinshi, batuka izina ry’Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze.10.Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo,11. kandi kuribwa kwabo n’ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir’ijuru, ntibīhana imirimo yabo.

Agakiza twahawe, kari ak’Abisiraheli, ariko kuko banze kwizera Yesu, baragakerensa kaza kuri twe twari abanyamahanga, ntitugapfushe ubwo buntu ubusa kuko tugafite igihe gito kakazagaruka mu bisiraheli nkuko ibyanditswe bivuga. Abisiraheli banze kwizera Yesu kuko bavuga ko ariwe wabateje ibyago, azana ubukristo kuko mbere batari barishwe n’abanyamahanga, nuko hitileli yaje kubica kandi yari umukristo. Usanga rero iyo uri mu Isiraheli uvuga ngo mu izina rya Yesu bo baravuga ngo uwo avumwe.

Bibiliya yo ikavuga ko Abisiraheli bazagotwa, bicirwe mu kibaya, kuko bakerensheje igihe cyo kwizera Yesu, kuko Imana yabigambiriye kandi bitazakurwaho. Hari ibyo dusengera bikavaho, hari n’ibyo dusengera bitavaho.

Mu gice cya mbere cy’Ibyahishuwe, Yohana yari gusenga ahishurirwa iby’amatorero. Natwe dusabwa gusenga nkuko twabyize ejo. Dukingure ibyumba by’amasengesho by’umuryango, abagabo basenge tuzanemo abana bacu b’abahungu, tubatoze gusenga bamenyere iby’Imana, tunabakuruze imbaraga, turarane mu masengesho. Bibiliya iravuga ngo menyereza umwana wawe inzira nziza azanyuramo akiri muto azarinda asaza atarazivamo. Dufatirane abana bacu tubazane mu nzu y’Imana kuko abana bacu bafite igihe cyo kubaho kirekire imbere yabo, tubasengere Imana izumva kurira kwacu.

Imana yumvise Dawidi. Yari yarapfuye ariko Imana ikabwira abana be ngo nzabagiririra ku bwa Dawidi. Imana ishobora kugirira neza abana bacu, ku bw’amasengesho yacu twasengeye abana bacu. Natwe tugerageze kwiyegereza abana bacu, tubakorere ibyiza byose bishoboka byabanezeza, uko tubarihira amashuri meza, tubamenyereze ibintu by’Imana, ariko cyane cyane tubazane mu nzu y’Imana.

Dufite Umwami uri hafi yacu, twe gukuka umutima, yarazutse afite imfunguzo z’urupfu na kuzimu, azaturinda no mu makuba. Yohana yeretswe iby’Itorero ryitonderaga iby’Imana ariko ari abanyantege nke, barabwirwa ngo komeza icyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.

Ibyadutwara ikamba ni byinshi ariko ntukagurane umugabane wawe w’umwana w’imfura igaburo ry’umunsi umwe, hari igihe wabishaka urira nkuko byagendekeye Esawu ntubibone kuko uba warihakanye Imana. Ntugahemukire Imana mu minsi usigaje yo kubaho. Kandi ijambo ry’Imana rikavuga ngo hahirwa abapfa bapfira mu Mwami ngo baruhuke imihati yabo imirimo yabo igende ibakurikiye. Duherekezwa n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ntiduherekezwa nuko twabitse ubutunzi bwinshi. Twiyongeremo imbaraga zo gukorera Imana tugifite uburyo.Imana izatwibukira imirimo myiza twakoze, ntitukarebe ku byadusitaje mu murimo w’Imana, kuko Imana izitura umuntu wese ibihwanye nibyo yakoze akiri mu isi.

Ntabwo Imana izatureka , izarinda abakiranutsi, nubwo tugira intege nke, turinde imitima yacu kurusha ibindi byose birindwa, kuko arimo iby’ubugingo bikomoka. Bibiliya yatubwiye ngo kuko witondeye ijambo ryanjye nzakurinda iminsi mibi yo kugerageza izaza mu isi. Nubwo twarwanywa nabo mu nzu y’Imana ariko Imana izaturinda, twe turinde imitima yacu, ntitugurane umurage wacu igaburo ry’umunsi umwe, tutazabishaka turira kandi bitagishobotse.

Mu byahishuwe igice cya 16, hatubwiye ko Imana izitura abantu ibyo bakoze. Aho wanyuze ucumura niho Imana izanyura iguhana. Dukwiye kwirinda gucumura ku Mana. Imana ifite kwitura umuntu wese ibyo yakoze. Imana ntizareka abakiranutsi. Imana iturinde tuyikorere duhinda umushyitsi, kuko igenzura imirimo yacu. Bibiliya ikavuga ngo ko urubanza ruzahera munzu y’Imana ku batizera bizagenda gute? Imana iturinde tuyikorere dukiranuka.

Tujye dukiranuka mubyo tuvuga nibyo dukora, umenye ko nuhemukira mu nzu y’Imana nayo izakwitura. Biragatsindwa ko twasangira igaburo ryera tukagambanirana tugatatira igihango. Yesu yabwiye Yuda ngo iyo utaza kuvuka nibyo byari byiza. Imana idufashe twere, umwuka, umubiri n’ubugingo.Tube abera tutazabaho umugayo.

Dutakambire Imana izaturinda si ku bw’imbaraga ni ku bw’umwuka wayo; ntitukirate ko twatangiye urugendo, turacyari ku rugamba ariko izabana natwe, izaturinda amajya n’amaza.

Duhumure dufite amasezerano meza yo kuzakorera Imana, iracyarimo kudutegura, tumenyereze n’abana bacu gukunda Imana; izatugeza aho tutari kuzigeza kandi izakora ibitangaza, idufiteho umugambi mwiza, izaduhagurutsa tuyikorere. Dushikame dukorere Imana dukiranuka nayo izaturinda.

Pastor UWIMANA Daniel

2 Abami 13: 21 : “ Bukeye,hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa.Nuko intumbi igwiriye amagufa ya Elisa ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.”Elisa yari umuntu w’Imana afite imbaraga z’Imana igihe yari akiriho ariko no mu gituro cye hasigaye amagufa gusa ibitangaza byarakoretse intumbi ijugunywe ku magufa ye irazuka kuko Imbaraga zizura abapfuye zari zikiri muri we nubwo yari yarapfuye.

Umuntu ashobora kugeragezwa kugeza ubwo yicwa n’ibigeragezo.Umubonye wese akabona ko byarangiye nta gutabarwa ashobora kuzabona. Bikaba byararangiye uhise wese ajugunyaho agataka. Akiri muri icyo kigeragezo abantu bose bamuvaho, agasigara wenyine ndetse n’Imana akayoberwa aho iri. Yobu yarahageze aravuga ati:”Dore nigira imbere ariko ntihari nasubiza inyuma nkayibura mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera naho sinyiharuzi, yihisha mu kuboko kw’iburyo kugira ngo ntayibona.”(yobu 23:8-9).

Ahongaho yita mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera ni ibintu uba usanzwe uzi ko ibyongibyo byo Imana isanzwe ibikora ariko iyo uri ku gipimo, nabyo birabura ukayihashakira nabwo ntuyibone. Aho ngaho umuntu aba yarapfuye ari amagufa gusa. Muri icyo gihe haba hari abandi barimo gupfa nkawe, bari mu bigeragezo bitandukanye. Birakwiye ko abo bantu bikubise kuri ya magufa(ibibazo byawe) bazuka. Ukaba uwumumaro no mu ngorane. Abantu bakakuboneraho ibikiza ubugingo, ntugere ahantu utabasha no gusenga. Ku murongo wa 10 muri icyo gice aravuga ati: “Ariko izi inzira nyuramo nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.”

Muri ibyo bihe bikomeye bityo urimo, ukwiye kugirira umumaro abageragezwa nkawe. Muri wowe hakwiye kubamo imbaraga zizura, hakavamo amagambo asubizamo ibyiringiro, azura. Birumvikana ko wageragejwe cyane ariko ntiwemererwa kwiganyira ahubwo ukwiye kuba uwumumaro, abapfuye bakazuka. Abantu barimo kwicwa n’ibigeragezo ndetse bakagera kure cyane; ariko uhamije ko Yesu ari umutabazi ukibirimo wagirira umumaro benshi bakazuka nabo bakagira ibyiringiro.Yobu we yaravuze ati” Naho yanyica napfa nyiringira”(Yobu 13 :15). Komera ukomeze abandi .Yesu ntazakureka. Mbese abakwikubitaho barazuka? Gerageza wiyongeremo Imbaraga ni agahe gato ugatabarwa.

Senga uti :“Mana nyongerera imbaraga zo kukwiringira mu gihe cy’ibigeragezo kandi abazanyikubitaho bose bazazuke mw’izina rya Yesu,hirya y’ibyo niringiye kuzavamo meze nk’izahabu, amen. “

Evangeliste Adda- Darlene

“Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware, n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru”. (Abefeso 6:12).

Biramenyerewe mu minsi yacu kubona abakristu bamwe bamara umwanya munini w’igihe cyabo basengera abanzi babo b’abantu abo bitirira ibibazo byose bahura
na byo mu buzima bwabo. Iri ni ikosa rituruka mu kutamenya ibyanditswe kwabo. Icyanditswe twafunguje kitwereka ko “tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri”, bivuze ko uwo dukirana na we nyawe atari inyama n’amaraso, ubwo rero ntiyaba umuntu.

Umuntu ashobora kukwanga akanagutuka ariko si umwanzi wawe. Umwanzi wawe nyawe ni satani n’abambari be b’”abatware”, “abafite ubushobozi”, n’abategeka
iyi si y’umwijima” n’”imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Abefeso 6:12); Aba si inyama n’amaraso.

Icenga rya satani ni ugutuma abantu batekereza ko bagenzi babo b’abantu ari bo
banzi babo maze akivanaho ikibazo. Iyo rero barangaye barwana n’abaturanyi babo cyangwa leta cyangwa se na bene se bo mu itorero,satani aba yabiciye impande zose ku isi. Ariko rero ibi tubirusha ubwenge! Bibiliya ivuga ko tutayobewe imigambi yayo; amayeri n’amacenga yayo (2 Abakorinto 2:11).

Bibiliya iravuga iti: “murwanye satani na we azababunga” (Yakobo 4:7). Urebe
neza ko itavuze ngo urwanye bagenzi bawe b’abantu cyangwa bene so. Ahubwo ugomba kubakunda no kubagirira neza, ndetse ugasengera n’abagukoresha bagusuzuguye bakagutoteza (Matayo 5:44). Kubera ko atari bo banzi!

Umwanzi mukuru w’Umukristo ni satani. Ni we urega benedata, ariko ni umwanzi
warangije gutsindwa: ”Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti: “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu, n’ubutware bwa Kristo wayo: kuko umurezi wa benedata ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu”(Ibyahishuwe 12:10). Urabona ko ufite ubutware bwo kumukumira, maze ukamugumisha munsi y’ibirenge byawe, ariho he.

Isengesho Data

Mwiza wo mu ijuru, Ndagushima ku bw’umwanya wo guhabwa umugisha n’ijambo ryawe ryiza uyu munsi. Sinyobewe amacenga ya satani kandi nanze kuyagwamo. Mpoza satani n’abambari be b’ikuzimu munsi y’ibirenge byanjye aho bakwiriye, mu Izina rya Yesu. Amen.
Pastor Chris

Niba byaba bifitanye isano n’ibimenyetso by’iminsi y’imperuka ntawabihamya nubwo utapfa kubishidikanyaho, aho kubona imbuto z’Umwuka wera kubitirirwa izina rya Yesu atari benshi. Uko bias kose ubona abakristo barushaho kwiyongera mu mibare, ariko kandi niba ababntu bagwiza ubukristo ntibagwize imbuto, byaba bibabaje.

Hari n’uwo ubwira uti ‘’runaka arakijijwe, ati yewe byihorere kuko muri iki gihe kumenya ukijijwe n’udakijijwe byabaye ihurizo. Icyakora na none bibaye ari uku bimeze byaba biteye isoni ariko umva uko Yesu abivuga mu mirongo ikurikira:

‘’Ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.’’ Yohana 15:8
‘’Muzabamenyera ku mbuto zabo.’’ Matayo 7:20
‘’Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.‘’ Matayo 7:17
Iyo ugenda hirya no hino ushobora gusanga umuntu akakubwira ati ubu njye narakijijwe, wabana nawe igihe bikakunezeza kuko akwereye imbuto nziza mu buzima mwabanyemo, hari n’undi ushobora kubikubwira ukumva nibyiza ariko mukanya gato yakwereka indi sura ukayoberwa ibibaye.

Mu minsi yanone usanga abakijijwe n’abadakijijwe bakubwira ko kumenya umuntu ukijijwe n’udakijijwe bibabera ihurizo, aho usanga umuntu wakabaye ikitegererezo akora ibihabanye nibyo avuga, wabireba ukumva birakuyobeye ariko hari icyo Bibiliya ibivugaho aho ivuga iti ‘’muzabamenyera ku mbuto zabo.’’

Mbese burya imbuto wera zigaragaza uwo uriwe, ntabwo watera urubuto rw’indimu ngo niruzajya kwera rwere amatunda, ibyo ntabwo bibaho ahubwo indimu ubwayo yera indimu hanyuma n’amatunda akera andi matunda.

Byumvikane ko imbuto wera ari nako uri, iyo umukristo akijijwe by’ukuri kamere ya kera ntabwo iba ikimugenga ahubwo we aba ayigenga, iyi niyo mpamvu, imbuto wera ari ikintu ugomba guhereza agaciro mbese nawe ushobora kumenya niba ukijijwe cyangwa se niba utarakizwa kuko mu bintu bidashobora kukubeshya ni umutima wawe.

Imbuto ni ikintu gikundwa cyane naho umuntu yaba arwaye ate iyo ageze aho ananirwa imbuto aba ageze kure niyo mpamvu rero iyo witanze ukavuga ko ukijijwe bigomba kujyana n’ibimenyetso.

Ni ukuvuga ngo hari benshi baba bagucunga ngo barebe ko bakubonaho za mbuto, iyo rero ntazo babonye ni hahandi wumva umuntu avuze ati “aho gukizwa nka kanaka nabireka”. Bivuze ngo ntacyo uba umurusha nubwo wowe uba witwa ko ukijijwe nyamara sibyo kuko nta mbuto uba ugaragaza.

Biradukwiriye ko niba twemeza ko dukijijwe tugenzura n’imbuto twera mubo tubana ndetse no mubyo dukora kugirango bitazadukururira mu rubanza. Imana idutabare. Amen.

Uhereye mw’isezerano rya kere no mw’isezerano rishya , Imana idutegeka kuyiramya binyuze mugutanga. Yesu aravuga ubwe ati "Mutange namwe muzahabwa. Murugero rwiza, rutsindagiye, rucugushije ,rusesekara .Kuko urugero mugereramo ari rwo muzagererwamo namwe" (Luka 6:38)

Aratwihanangiriza ati: " Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe,Kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba" (Matayo 6:19-21)

IGIPIMO CY’IMBUTO YAWE

Intumwa Pawulo ibitubwira neza ko umuntu asarura ibingana nigipimo yapimiyemo atanga.

Ariko ndavuga ibi ngo "Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi." Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe. Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose. (2Abakorinto 9:6-8)

Dusarura ibingana nibyo twabibye. Nubiba igipfusi cy’ibigori cyangwa igipfusi cy’ingano, uzasarura ibingana nibyo wabibye, Na none rero iyo ubibye byishi usarura byishi.

Umusaruro wawe uzangana ni gipimo cy’ imbuto wabibye mu gihe cy’ibiba.

Pawulo akomeza abitubwira ati, " Umuntu wese utange atinuba kandi adahatwa" , nidutanga nkuko Imana ibishaka, ntakabuza Imana izaduha gusarura byishi.

Nukuri kandi nihame ritahinduka ko nta gihombo uzagira nuha Imana.

Mpereye kurugero twabonye rw’uko umuntu asarura ibingana nibyo yabibye, kumurongo wanyuma wa Luka6:38 "Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije,rusesekaye ni rwo muzagererwamo,kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe"

Muri iki cyanditswe twakomeje kubonamo ijambo urugero risubiramo keshi, hano Yesu atinda kurugero , ibi bishatse kutwigisha ko muri buri kintu dukora urugero tugikoreraho ningombwa kuko nirwo rugero natwe tuzagererwamo. Nutanga byishi uzahabwa byishi, nubiba byishi uzasarura byishi , Imana izaguteza imbere iguhe ni migisha myishi.

KUBIBA UNEZEREWE.

Nyuma yaho Pawulo amaze kwibutsa itorero ry’i Korinto ibyerekeye ku gusarura mu buryo bwo mu Mwuka, yanababwiye ko Imana yishimira umutima utanga unezerewe (2 Abakorinto 9)

Ikibabaje nuko muriki gihe abantu basigaye batanga basa nkaho babihatirwa cyangwa babitegetswe. Siko ijambo ry’Imana ritwigisha.

Bibiriya itwigisha yuko Imana idusubiza iyo dutanze biturutse mu mitima inezerewe.

Imana idukomeza mu magambo yayo itubwiri iti ’Ni mungeragereshe kimwe mu icumi n’amaturo , mu tangana imitima inezerewe murebe ko ntazabagomororera imigisha dusanga muri Malaki 3:10 . Imana irashaka ko dutanga biturutse mu mitima yacu atari mubitekerezo byacu. Nuha Imana n’umutima unezerewe, cyangwase nubiba imboto nkuko ijambo ry’Imana ribitubwira, amasezerano y’Imana, Imigisha n’ ugutera imbere bituruka ku Imana bizaba ibyawe.

KUGABURIRWA BY’UZUYE BY’UBUMANA KANDI BIHORAHO

Ntacyo tugomba kwibaza kuko nubiba ubikunze, uzasarura ibigwiriye.

Mu byukuri, Imana isezeranya ko izaguha ibiguhagije rwose, “Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose kugira ngo muruseho gukora ibyiza byose , mufite ibibahagije muri byose ” (2Abakorinto9:8)

Ite kw’ijambo byose.

“Mufite ibibahagije muri byose! Ijambo ibibahagije ni jambo ryi Kigiriki risobanura kugaburirwa kuzuye mu byifuzo byawe byose.

Bitekerezeho ! Imana irifuza kukugaburira ibihagije ibyifuzo mu buzima bwawe.

Intumwa Pawulo, muri iki cyanditswe ntabwo yavugaga umugisha wo mu Mwuka gusa ahubwo no mubifatika , umugisha wa mafaranga. Iyo uhaye Imana , Igusezeranya kugusesekazaho imigisha kuburyo ntacyo uzakena.

Iryo n’isezerano mu buzima bwawe ryo kuhazwa muburyo bw’ubumana! Iryo nisezerano ryo gutemberwa n’umugisha w’Imana bihoraho kuburyo utazigera ugira icyo ukena iteka.

Uyu munsi , sinitaye kubukene bwamafaranga waba ufite cyangwa uhura nabwo , Umugisha Imana igusezeranya nimwishi kandi uruzuye.

We kwemerera umwanzi satani ko agutera ubwoba no kukuzuzamo guhangayika no gushidikanya, ahubwo komeza kubiba imbuto yawe. Komeza kwiringira Imana no gutegereza ko Imana yuzuza amasezerano yayo.

Biba imbuto yawe , utangire kugenda wiringiye kugaburirwa kuzuye kuva ku Imana!

Kuko tuzi ko ‘si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye; ni ko Uwiteka nyiringabo avuga.’ ( Zakariya 4:6B)

Kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo,

Kwigisha ijambo ry’Imana ridahinduka kandi twizeye imbaraga zihambaye zibitangaza z’Umwuka Wera.

Ibyakozwe 2: 12-15. Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati:” mbese ibi ni ibiki? Abandi barabanegura bati basinze ihira………aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi.”

Umuhanuzi Yoweli yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka,Imana izasuka umwuka wayo abakobwa n’abahungu bagahanura bakerekwa, abakambwe bakarota. Ibyo byahanuwe mbere yuko Kristo aza. Yohana umubatiza aje, yabwiye abantu ko inyuma ye hazaza undi umurusha ubushobozi uzabatirisha abantu umwuka n’umuriro. Uwo ni Yesu Kristo.

Yesu amaze kubona ko igihe cye kigeze, yabwiye abigishwa be ko atazabasiga nk’imfubyi ati ahubwo nzabohereza umufasha. Yabivugaga yerekeje ku Mwuka Wera.Urebye hariya mu byakozwe n’intumwa, ubona ko ibyo Yesu yasezeranije intumwa yabisohoje.

Bibiriya iravuga ngo umunsi wa Pantekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mw’ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo, bose buzuzwa Umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi nkuko umwuka yabahaye kuzivuga.

Hari ku munsi wa Pentekote, igihe i Yerusalemu hari hari abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye baje mu minsi mikuru y’umuganura. Bumvise urusaku barahurura bajya kureba ibyabaye. Barabazanya bati ibi ni ibiki?Bibayobeye bati basinze.

Kuzura Umwuka Wera ntabwo ari ibintu byabaye kera bikarangirira aho, oya. Na n’ubu abantu baracyahabwa izo mbaraga bakavuga mu ndimi nshya. Ntabwo ari ishuri ngo abantu bajye kubyiga, oya. Iyo umuntu yakiriye Yesu nk’umwami w’ubugingo bwe, aba afite uburenganzira bwo kwakira izo mbaraga z’Umwuka Wera. Si ibintu upangira umunsi uti tuzuzura Umwuka Wera kuwa gatanu ngo urarike abantu bazabe bahari, oya ahubwo urasenga ugategereza igihe utazi ukumva za mbaraga ziraje. Urabimenya kuko ari imbaraga zidasanzwe. Hari igihe haza imbaraga gusa, cyangwa bikazana no kuvuga ku ndimi.

Mbese kwuzura Umwuka Wera bimaze iki?

Yesu amaze gusezera ku ntumwa asubiye mw’ijuru, basigaye i Yerusalemu bikingiranye mu nzu kubwo gutinya Abayuda. Aho niho imbaraga zabasanze ubwoba burashira, Petero arahaguruka arahamya ati ntabwo twasinze kuko ubu ari sa tatu za mu gitondo. Ashira ubwoba ati ibi bikozwe na Yesu wa wundi mwishe mukamubabamba.Ubwoba burashira arahamya hihana abantu 3000.

Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera aratinyuka, ashira amanga agahamya kugira neza kw’Imana.

Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera, aba afite umufasha wa bugufi umufasha mu gusenga, akihangana cyane kurushaho.

Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera, ntibipfa kumworohera kwihakana Yesu nubwo haba mu gihe cy’itotezwa ry’aba Kristo.

Za mbaraga za Pentekote ziracyariho na bugingo nubu. Shaka izo mbaraga uhore wuzuye Umwuka Wera bizagufasha mu gihe kigoye. Ni imbaraga zihanganisha ugakomera mu gihe abandi bananiwe kandi izo mbaraga zigendana n’urukundo. Ndakurarikira gushaka izo mbaraga, ni ubuntu kuri bose bazishaka. Egera Imana uzisabe urazihabwa, Imana igufashe cyane.

Mu mateka y’Abisirayeli nk’ubwoko Imana yari yaratoranije gukorana nabwo, bwabayeho mu ubuzima butandukanye burimo ibyiza n’ibibi. Imana yajyaga ikoresha amahanga atandukanye ishaka kubahana kugeza bajyanweho iminyago.
Icyakora ntibigeze banyurwa no kuba mu bunyage. Igihe cyose bahoranaga agahinda n’umubabaro byo kuba batari iwabo nk’undi muntu wese uri mu buhunzi.

‘’Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, tukarira twibutse i Siyoni,……
Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga?

Yerusalemu ninkwibagirwa, Ukubokokwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora,….. Zaburi 137

Iyi ni Zaburi igaragaza Abisirayeli bari mu bunyage i Babuloni. Iyo umuntu ari mu gihugu kitari icye nta burenganzira busezuye aba afite. Biragoye kuba uri mu gihugu kitari icyawe ngo utekereze ibintu byagutse kuko utari iwanyu. Abisirayeli ngo baricaraga ku migezi y’i Babuloni, bakibuka iwabo bakarira,noneho ngo hakaba igihe basabwa kuririmba ku ndirimbo z’iwabo bikabananira kubera kuba mu mahanga.

Igihe cyose bahoranaga urukumbuzi rwinshi kuko bibukaga ubwiza bw’igihugu cyabo bikabatera umubabaro mwinshi cyane.

Abisirayeli bameze nk’uko n’abakristo bameze ubu bakiri mu isi. Ubundi ntibyari bikwiye ko umukristo yumva atekanye mu gihe cyose akiri mu isi.

Nubwo turi mu isi ntidukwiye kuhita iwacu kuko byanze bikunze igihe kizagera tujye muri gakondo Imana yaduteguriye kuva kera.

Yesu ajaya gusubira mu ijuru yasize avuze ko agiye gutegura kandi ko azagaruka. Ikintu gishimishije ni uko aho azaba ariho n’abamwizera bazaba. Ibi byose byerekana ko nyuma y’aha hazabaho ahandi ho kuba ubuzima bw’iteka.

Abisirayeli ngo iyo bibukaga ko batari iwabo i Yerusalemu bacuraga umuborogo inanga zabo bakazimanika.

Umuntu ashobora kwibaza ngo mbese abakristo bahagijwe no gutekereza kuri gakongo yo mu ijuru nibenshi? Cyangwa isi iriruka bakayiruka inyuma nk’abatazi ko bayifitemo imyaka mike?

Hari aho bivuga ngo ‘’ ninkwibagirwa ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora, ururimi rwanjye rufatane n’urusenge rw’akanwa,..nintakunda Yerusalemu, nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi’’ Zaburi 137:5

Ku bisirayeli bumvaga nta byishimo bakwiye kugira bihoraho byaruta kuba i Yerusalemu, kugeza bivugira ubwabo ko bahibagiwe bahura n’ibyago nk’ibyo bavuze haruguru. Mbese nta cyaruta gakondo yabo nubwo byaba iby’ibyishimo bingana gute.
Nta mukristo ukwiye gutwara n’ibinezeza byo muri iyi si ngo yibagirwe ko hari gakondo.

Naho byaba byiza gute ukwiye kumaramaza ukazirikana ko utari iwanyu.
Ukore byose, ubeho neza, si bibi ariko ntihagire ikikwibagiza guharanira gakondo nyayo, ari yo Yesu yagiye gutegurira abera. Amen!

UBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BURI MURI KRISTO YESU

Abafilipi 3:7-8 7Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8 ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,

Yohana 1:14-16 (uko bavuze Yesu) Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.15. Yohana yahamije iby’uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ”

Matayo 10:34-36 (uko Yesu yivuze) “Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. 35. Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe,

Intumwa za Yesu zagiye zimubona mu buryo butandukanye byose bimwerekezaho, ariko Yohana we yamubonye nk’Imana, aravuga ngo mbere na mbere hariho Jambo, ati twahawe ibimwuzuye aribwo buntu bugeretse ku bundi. Yamubonyemo ibintu byiza cyane.

Amaso areba Yesu si amwe hari umubona nk’utanga urubyaro, undi akamubona nk’ugaburira abashonji, undi akamubona nk’uwita ku bakene, undi akamubona nk’ukiza abarwayi; buri wese agira uko amubona bitewe nicyo yamukoreye. Hari umubona nk’unezeza abantu gusa nubwo ataguha ibyo byose.

Pawulo yarwanyije Yesu mu buryo bugaragara, yica abigishwa be, akanabyivugira, rwanya Yesu yivuye inyuma. Igihe kigeze nawe ahura na Yesu, imbaraga yakoreshaga arwanya abakristo aba arizo asigara akoresha amukorera.

Ntitukabe akazuyazi kuko biravuna, Yesu ntabikunda. Pawulo we yaje abize, ntiyari akazuyazi, kuko yari akiri umusore yarize amategeko arwanira Imana ya Isiraheli itabyara ntibyarwe. Yari afite indamu nyinshi, yumvise ijwi rya Yesu rimubaza impamvu amurwanya, yumva si inzozi, aritaba aramukurikira, niho yaje kuvuga ariya magambo ngo ibyari indamu yanjye; yari afite indamu nyinshi, yari umuntu ukomeye, ati ibyo byose byampindukiye igihombo ku bw’ubutunzi bwinshi buri muri Kristo.

Nawe ujye ushaka uko wakumva ijwi rya Yesu, rirahumuriza, rikadufasha no kunesha, muri kino gihe no mu gihe kizaza.

Pawulo yarazwe muri Kristo imibabaro, akayibonamo ubutunzi butagira akagero. Muri kristo ntitwahamagariwe kwizera Yesu gusa ahubwo twahawe no kubabazwa muriwe. Pawulo we yirataga imibabaro ati narakubiswe n’indi mibabaro yirataga, amaso ye ntiyagarukiraga hafi, yarebaga ubutunzi buri muri Yesu.

Tugeze mu minsi ya nyuma, dusabe ubutunzi butagira akagero buri muri Kristo.

Yesu yarivuze, kuko abantu bari baramumenyereye nkukora ibitangaza; arababwira ati ntimuntekereze ko nazanye amahoro, kuko nazanye inkota. Intumwa zikiri kumwe na Kristo zari mu mudendezo, zidamaraye; yazibwira ati nkwiye gupfa, nabo bati biragatsindwa ati ariko buriya wapfa tugasigara hehe? Nyamara dukwiye kubaho tudatinya urupfu. Gupfa nibyo byiza kurusha kubaho warahemukiye Yesu.

Aya magambo wagirango ararwanyana, bamwe bati muri Yesu harimo ubutunzi, nawe ati ntimutekereze ko nazanye amahoro mu isi, ahubwo nazanye inkota. Abantu ntibafite amatwi amwe yumva Yesu, hari ababyumva nk’ubutunzi abandi babyumva bakarakara bakazana inkota bakica ubivuze.

Yesaya 9:6-7 yeretswe Yesu ko azavuka ari umujyanama, Imana ikomeye n’ibindi, yamubonye nka Yohana, ati ni Ubuntu bukurikira ubundi. Bigeze mu gice cya 53, yongera kwerekwa Yesu amubona nk’umunyamibabaro wuzuye intimba, adafite ishusho yo gukundwa, ayo mayerekwa yombi iyo ataza kubonwa n’umuntu umwe; buri wese yari kuvuga uko yamubonye, bikabateza amahane, umwe akabwira undi ko yavangiwe, bagafata intwaro bakarwana. No mu buzima busanzwe usanga hari abumva indirimbo zacu bakanezerwa cyane, abandi bazumva, bakavuga ngo baba bumva tubasakuriza.

Nyamara muri Yesu harimo ubutunzi butagira akagero. Pawulo we yaravuze ngo kubw’uwo nahombye ibyanjye byose, ntiyabaye akirata iby’isi, ahubwo yirataga imibabaro gusa.

Ejo tuzakomeza ku mpamvu zituma abantu babona Yesu mu buryo butandukanye, tuzanibaza n’ubwo butunzi buri muri Yesu Pawulo agereranya n’ubuntu buruta ubundi ubwo aribwo, ubwatumye aho kwirata icyubahiro yirata imibabaro.

Icyaduha tukagira agakiza kenshi, ku buryo ibya Yesu bitugumamo. Petero yabonaga iminsi yabanye na Yesu ntacyo yabamariye, nta gishya yabonaga uretse kubona ahumura impumyi cyangwa agakiza ikirema, bakanezerwa nuko bari kumwe n’umuntu ukomeye, niyo mpamvu yamubajije ati ese abaretse ibyacu tukagukurikira tuzahembwa iki?

Dusengere amaso yacu afunguke tubone Yesu nk’Umwami ukomeye, ufite ubutunzi bukomeye.

Mwalimu Speciose

,….Uhereye uyu munsi nzabaha umugisha, Hagayi 2:19

Umwana w’imyaka 6 wategurirwaga isabukuru baramubajije ngo ni iki wumva ukeneye arasubiza ngo ntimumbaze icyo nkeneye ahubwo mumbaze icyo nifuza.
Iyi mvugo irasa nk’aho itumvikana ariko mu by’ukuri icyo twifuza hari igihe kiruta icyo dukeneye.

Dukenera byinshi ariko muri byo habamo iby’ingenzi twifuza.

Nasanze kimwe mu bintu buri wese akeneye kandi yifuza ari umugisha w’Imana. Ariko nahishuriwe ko uwo mugisha twese dukeneye ugira ibisabwa (requirements or conditions) benshi bananirwa kuzuza. Niyo mpamvu Imana igira abo iha umugisha abandi ntibawubone.

Bimwe mu bisabwa kugira ngo Imana ihe umuntu umugisha ni ibikurikira:

1. Imana iha umuntu umugisha iyo ayishyize ku mwanya wa mbere ( Hagayi 2:15-18, Matayo 6:31-33)

2. Imana iha umuntu umugisha iyo ayikorera, iyo awuyigarurira ( Malaki 3:9)

Gerageza gushyira mu bikorwa aya mahame uko ari 3, uzambwira uko bizakugendekera! Amen!!

Hariho ibintu bikomeye mu buzima bw’umukristo, iyo umuntu abikurusha, ushatse wavuga ko akurusha urugero rwo gukizwa.

Urugero wavuga nko kwihangana, kubabarira, guca bugufi n’ibindi byose birimo kwera imbuto z’Umwuka. Aha reka tugaruke ko kwihangana.

Uvuze ko umuntu wese agira kwihangana ntiwaba ubeshye, byaterwa n’ibyo yihanganira n’umuntu uwo ari we. Hari nubwo umuntu avuga ko yihangana cyangwa n’abantu bakabimumenyaho ariko aba afite ibindi atashobora.

Hari n’igihe abantu bitiranya kwihanga no kubura uko bagira, kubera ko wabyita kwihangana niba bigamije kubahisha Imana nubwo hari ubundi buryo wakoresha ngo wikize nubwo bwaba bubi.

Iyo urebye ubuzima bwa buri munsi usanga ari ibintu bitoroshye bitewe ninzira buri wese aba acamo, byose rero bigusaba kwihangana.
Hakaba igihe umuntu ahura n’ibimugora bitandukanye rimwe na rimwe akibaza ibibazo adafitiye ibisubizo.

Mu bitugerageza bishobora guturuka ahantu hatandukanye, icyo uba usabwa ni ukumenya uruhare rwawe mu bikubaho ndetse n’uburyo ubyitwaramo.

Ushobora kubangamirwa n’ubuzima ubayemo, ushobora kutishimira ibigeragezo ufite, yewe ashobora kuba ari n’inshuti yawe igutengushye kandi wari uyiringiye cyangwa ukabona usa n’uteraganwa nabantu ukabaho wumva wanze isi n’abantu.
Mu isi intambara ntizizabura ariko muri byose dusabwa kwihangana.

Ijambo ry’Imana riravugango harahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo. Yakobo 1:12

Mbese ntuziko kwihangana bitera kunesha? Imana ntishobora kukugerageresha ibintu ubonako utabashashije, ahubwo iba yagusuzumye ikamenya imbaraga zo kubyihanganira. Ahubwo ujye uhora uyishingikirizaho kugira ngo ubashishwe nayo kunesha.

Imana iyo ishaka kureba kwihangana kwawe ishobora kukunyuza munzira zose ishaka, ikintu cyangwa umuntu byakubera ishuri ngo bipime kwihangana kwawe, ariko muri byose ujye uharanira kunesha.

Nonese ntiwibuka ibyabaye kuri yobu? Imana yemeye kumutanga mumaboko ya satani ngo ageragezwe. Imana yemera ko abana be bose bapfa, yemera ko amatungo ye ashira ndetse n’imitungo ye yose irayoyoka, ariko muri byose azirikana ko Imana ariyo yabimuhaye kandi ko ifite ubushobozi bwo kwisubiza ibyo yamuhaye ahagarara kigabo.

Yobu yakomeje kwihangana kugeza naho umugore we yakundaga amucikaho akagenda kuko yari yanze kureka Imana, inshuti ze zikamutuka ngo n’Imana yamuhannye zimushinja ko yatutse Imana. S’ibyo gusa kuko n’umubiri we warahababariye ariko muri byose Yobu ntiyakwihakana Imana.

Mbese wari wahura n’ibyago bingana n’ibi bya Yobu? Uyu mugabo akubere ikitegererezo nawe mu bikugora byose, ujye wihangana ntiwamenya impamvu Imana iba yemeye ko bikugeraho, iba ifite impamvu, ntukwiye kwivovotera Imana ngo ubure kwihangana.

Imana igufashe guhagarara mu mwanya igushakamo, niba ari yo yemeye ko bikubaho mu gihe gikwiye izagutabara kandi hari n’ingororano ku iherezo rya byose. Amen!!!

Ese abantu bose basenga babitwerwa no gukunda Imana cyangwa babiterwa nuko hari ibyo bayifuzaho? Kugira ibyo bayifuzaho si bibi ariko kandi abantu bakwiye no gukorera Imana kubw’urukundo bayikunda.

Umuntu muri kamere ye ahorana ibyifuzo. Icyo yifuza none iyo akibonye ejo agarukana ikindi.

Gusa nubwo babihorana Imana nayo ifite ibyo iba ibifuzaho, wenda icyaba kibabaje ni igihe umuntu yumva ko Imana yamutaye kubera ibye bitagenze uko abyifuza kandi n’ibyo Imana imwifuzaho atarabikoze.

Ese ari ukumara umwanya dutekereza ku byo tuyifuzaho no kumara umwanya dutekereza kubyo itwifuzaho icyiza ni iki?

‘’Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari icyo.Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.’’ Mika 6:8

Reka wenda turebe icyarusha ikindi umumaro. Twavuga ko icyo Imana idushakaho cyaruta icyo tuyishaho kuko iturusha kureba kure no gushishoza kuko ireba itangiriro ikamenya iherezo ry’ibitaraba.

Birakwiye ko umuntu yongera agasubiza amaso inyuma akamenya ko nubwo afite ibyo ayifuzaho, ariko akibaza ngo jye ndakora iki ngo nubahirize ibyo Imana inshakaho ko nabyo bihari.

Ijambo ry’Imana ryatubwiyeko hari ibintu Imana yifuza ku bantu bayo harimo gukora ibyo gukiranuka, gukunda kubabarira ndetse no mugendana n’Imana wicisha bugufi.
Ibi bintu uko ari birakomeye mu buzima bw’umukristo ariko kandi ni ngombwa ko bitekerezaho. Imana ntidushyiraho igitugu ariko kandi ntisiba kutwereka umurongo yifuza ko tugenderamo.

Imana ntiyari kudusaba ibintu bidashoboka ahubwo yari izi neza ko gukiranuka byakunda na biriya bindi byose yandikishije mu ijambo ryayo.
Ijambo ry’Imana risobanura mu magambo nyayo ko nitutababarira natwe Data wo mu ijuru atazatubabarira.

Hari naho Yesu yavuze ngo nidusenga tujye tuvuga ngo ‘’
Utubabarire nk’uko natwe tubabarira ababiducumuyeho’’, iki cyo gishobora kutorohera benshi ariko kandi dukwiye kuzirikana ubushake bw’Imana ku buzima bwacu.
Abantu bakwiye kuzirikana ko nubwo Imana tuyisenga dufite ibyo tuyikeneyeho ariko kandi nayo hari ibyo idushakaho.

Ntabwo Imana ishimishwa nuko twabonye cyane ibyo twifuza ahubwo inezezezwa nuko twaharaniye gukora ibyo idushakaho. Nitubiharanira tuzabihemberwa kuri wa munsi, ntituzagira isoni zo kureba Umwana w’intama w’Imana ubwo azaba agarutse.

Yesu ubwo yavuganaga n’abigishwa be yababwiye byinshi kubijyanye n’amategeko, ntiyabahatiye kuyakurikiza no kuba imbata zayo, icyakora yiyerekanye nk’uwaje kuyakomeza. Ku bwe yahisemo kuyahinira mu ijambo rimwe ryitwa urukundo, ni ukuvuga gukunda Imana na mugenzi wawe byonyine birahagije ngo no gukurikiza andi mategeko bikorohere.

Umwe mu bafarisayo w’umwigishamategeko yigeze kubaza Yesu ati tubwire itegeko riruta ayandi, aramubwira ati ‘’Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, ubugingo bwawe bwose, ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’’ Matayo 22: 37

Yesu yaravuze ngo muri aya mategeko yombi ni mwo ibyahanuwe byose n’amategeko bisohorera, nibyo yuririraho. Matayo 22:40

Iki gisubizo kandi Yesu yigeze kugisubiza umuntu washatse kumugerageza, amubaza ati nkore nte ngo ndagwe ubwami bw’Imana?’’ Luka 10:27

Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu udakunda aba atazi Imana, noneho hari indi ngingo ikomeye idusaba gukunda abanzi bacu, tekereza nawe umuntu araguhemukiye ariko Imana ikarenga ikagutegeka kumukunda! Ntabwo biba byoroshye ariko birakwiye.

Uramutse ukunda Imana ntiwakwifuza kuyihemukira, waharanira gusohoza amategeko yayo, kimwe nuko ukunda mugenzi wawe ntiwamwifuriza ikibi. Amategeko yose yaba ayo Imana yahaye Abisirayeli cyangwa n’ibyo Yesu yagiye agarukaho biba biri hagati n’Imana n’abantu ndetse n’abantu n’abandi. Umusaraba Yesu yabambweho iyo uwitegereje ubona hari igice kiva hejuru kijya hasi ari cyo twavuga ko gihuza Imana n’abantu, hakaba ikindi gice kiva iburyo kijya ibumoso twavuga ko Yesu yahuje abantu n’abandi nyuma yo kuduhuza n’Imana.

Niyo mpamvu ukunda Imana agakunda na mugenzi we aba amaze gushyiraho urufatiro rwiza rumufasha kubahiriza amategeko y’Imana.

Urukundo ni ikintu gikomeye. Hari umuririmbyi wavuze ngo twemezwa n’iki ko tuzajya mu ijuru, arasubiza ngo ni Umwuka w’Ihoraho, hepfo yaravuze ngo mugihe ubona ko utagifite urukundo menya ko uwo Mwuka yabonye ko uyoborwa n’umubiri wawe, birumvikana akigendera, musabe uti garuka. Ni ukuvuga ngo igipimo cy’Umwuka wera n’ikigero cy’agakiza gifitanye isano n’igipimo cy’urukundo ukunda Imana na mugenzi wawe.

Hari umuntu wavuze ngo kuvuga ko Imana igira urukundo ni ukubipfobya abubwo nayo ubwayo ni ni urukundo, ni ukuvuga ngo ahantu hatari urukundo ushatse wakwanzura ko nta Mana ihari. Undi muririmbyi yaravuze ngo niba naniwe urugendo uzanyibutse urukundo. Ni ukuvuga ninanirwa urugendo rugana mu ijuru bizambere ikimenyetso ko urukundo rwagabanutse, sinzasaba rero ko Imana inyibutsa urugendo nubwo ari rwo nagizeho ikibazo, ahubwo ikibihatse ni urukundo abe ari rwo Imana izanyibutsa, Imana ishimwe!!!

Nshuti nifuzaga kukwibutsa ko urukundo ukunda Imana na mugenzi wawe ni rwo rugaragaza ikigero cy’agakiza ugezeho. Urukundo ruhatse byose kandi nirwo rudushoboza gusohoza amategeko y’Imana yaba aduhuza nayo cyangwa aduhuza n’abandi. Imana iguhe umugisha!!

’’Aransubiza ati ijambo ry’Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati si ku bw’amaboko kandi si kubw’imbaraga. Ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.(Zakariya 4:6)

Aya magambo Imana yavuze hejuru agaragaza neza ko muby’Umwuka atari mbaraga z’umubiri zibikoresha umuntu.

Ubaye waragize nk’amahirwe umunsi umwe ukamera nka Elisa agendera mu gicucu cya Eliya, cyangwa se nka Yosuwa agendera mu gicucu cya Mose, ushobora kugera aho utekereza wa muntu nkaho ariwe kitegererezo, aha sinshaka kuvuga ko kumva cyangwa gukurikiza urugero rwiza rw’umuntu atari byiza ahubwo ndashaka gushimangira ko utazibagirwa na rimwe ko Umwuka Wera ari we ukuyobora kandi ko ari we mujyanama wawe mwiza, ugomba kumwumvira.

Umwuka wera ni ningenzi mu buzima bw’Umukristo kuko niwe mufasha twahawe ngo azadutsindagize atugeze mu ijuru. Mu by’ukuri nta wundi waguha amakuru yizewe y’icyo ijuru rikwita cyangwa rigushakaho uretse Umwuka Wera, niwe ushobora kukugira inama zirenze iz’abantu n’izawe bwite. Mbibutse ariko ko abo bose mvuze Imana yabakoresha ariko bigusaba kugirana umubano ukomeye n’Imana uzanwa no kuyihora hafi.

Imana niyo ifite icyo nakwita igishushanyo mbonera cy’icyerekezo cya buri wese muri twe. Ni nayo kandi ifite gahunda yose ikwiye kuri wowe, bivuze ko rero ushatse utatekereza ko kuba udakora nk’ibya runaka ahubwo ukwiye kureba niba nawe icyo Imana iguhamagarira gukora ugisohoza.
Data wo mu ijuru yahaye Umwuka inshingano yo kudushoboza kugira ngo dusohoze ibyo byose! Afite rero kuguha ibigukwiye no kugushoboza gusohoza umuhamagaro Imana igushakaho, atugira inama nziza tumwumvire, Impamvu tugomba kumwumvira ni uko atavuga ku bwe ahubwo atubwira ibiva kuri Data, yenda ku bya Yesu.(Yohana16:13)

Hari umugabo witwa Alexandre wigeze gutanga ubuhamya aho yagize ati mugihe Umwuka Wera yanyemezaga ko Imana ishaka ko njya kuvuga ubutumwa bwiza muri Pakistani, igihugu kiganjemo Abisilamu telefoni yanjye ntiyari igihumeka kubera abampamagaraga bambaza ibyo ngiye gukora ari ibiki. Abenshi muri bo banyumvishaga uburyo bidakwiye, banca intege ariko jye nemezwaga n’Umwuka Wera ko nkwiye gukora umurimo w’Uwantumye hakiri ku manywa, mbega sinumvaga impamvu iyo ariyo yose yashoboraga kubihagarika.

Ndababwira ukuri y’uko ibi maze kubikora nabonyemo Imana, abasazi bari babimaranye imyaka myinshi barakira, abantu benshi baza kumva inkuru nziza ko Yesu yazutse, akiza kandi ko ari we wenyine twahawe gukirizwamo, ko yazutse natwe azatuzura. Mfata icyemezo cyo kujya numvira Umwuka iteka uko ansanze.

Hari ubwo Umwuka akongorera n’ijwi rituje ryuje ubugwaneza, akagukebura, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, burya ni Imana iba ishaka kugukiza, ntukabure kumvira Umwuka kuko Yesu aragukunda aba yamwohereje ngo agufashe ubugingo bwawe burokoke.

Nyuma yo gukurikira ubu butumwa ndetse n’ubu buhamya, jye ndumva dukwiye gukunda kumvira umwuka kurusha ibindi kuko ni umutoza mwiza,ni umujyanama mwiza atuyobora mu kuri kose.

Imana ibahe umugisha, Amen

Benedata, bashiki bacu, bantu mwese mudukurikiye, ndabashuhuje mu izina ry’Umwami wacu Yesu. Ndagira ngo dusangire iri jambo rigira riti” Gukora ibyananiye abandi.’’

Itangiriro 5:22-24 “Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana imyaka Magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.‘’

Iyo ushaka kumva neza iki kigisho wasoma itangiriro igice cya gatanu cyose, aha hantu havuga urubyaro rwa Adamu, ikintu gitangaje n’uko bavugako runaka abyara runaka, nawe abyara abahungu n’abakobwa, arama igihe runaka maze arapfa. Aba bantu umurimo bakoze nuwo kubyara gusa, nyuma yaho bagapfa. Tekereza neza igihe umaze ubona warayikozemo iki cyakora Imana ku mutima bigatuma ibikwitura.

Iyo usomye neza Henoki yavutse ku gisekuruza cya gatandatu, kandi icyo abamubanjirije bakoze ni ukubyara, bakarama igihe kinini nyamara nta yandi mateka Imana ibavugaho. Ibaze nawe!

Henoki yakoze ibyo abandi batakoze, ntabwo kuba abantu runaka bakora ibintu runaka kandi byinshi, ntabwo aribyo bibaha agaciro. Uyu munsi bamwe barimo bigana abandi bati na runaka tumuziko ari umukristo kandi arimo akora biriya buriya ntacyaha kibirmo, reka da si uko biri, ubugingo ni ubw’umuntu ku giti cye. Niba ibintu runaka byamunaniye wikwemeza ko nta kibazo kirimo imbere y’Imana.

Henoki, mu minsi ye mike ugereranije n’igihe abandi baramye yakoze iby’amateka « yagendanye n’Imana, Imana nayo iramwishimira ibonye akoze ibitandukanye n’iby’abandi. Imana nayo yamuhembye kumwimura adapfuye! Halelua, mu gukora ibyo tugomba gukora (ibyo gukiranuka) Imana nayo izatwitura ibyiza.

Gerageza gukora ibyananiye abandi kuko birashoboka, uyu minsi usanga bamwe bavugako gukizwa bitagishoboka. Birashoboka! 1Samuel 2 :18-24, ndetse n’igice cya gatatu usangamo Umwana Samuel, wakuriye mu nzu y’Imana ariko abo yarikwigiraho ibyiza, iby’ubutambi bari Bene Eli, nyamara bari bariyononnye, bakora ibyaha gusa, bonona umurimo w’ubutambyi, ndetse binazinura n’abisirayeli kuzana ibitambo, birumvikana ko ntacyo kubigiraho cyari kiriho.

Samuel, yagarageje kwerekana ubutwari bwe akiranuka nubwo ntawo kwigiraho yari afite. Imana ishimwe kuko yaduhaye Umwigisha mwiza ariwe Mwuka Wera.
Ndagirango wibaze neza iminsi y’uburame bwawe Imana yungutsemo iki? Mu butunzi Imana yaguhaye ukaba utagisenga usaba ibyo kurya n’ibyo kwambara niyihe nyungu Imana ibifitemo?

Tekereza nawe icyo wakorera Imana nayo ikakwishimira mu gihe nk’iki! Pawulo mu Abaroma 12 :1 yabwirije abantu ati « nuko bene data ndabinginga kubw’Imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye » Imana ibahe umugisha kubwo gukora ibyananiye abandi kuko birashoboka, Matayo7 :7, musabe muzahabwa! Imana ibahe umugisha.

Ev. Ndagijimana Donath

INTEGO: UBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BURI MURI KRISTO ( Ibikurikira)

Abafilipi 3:7-8 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8. ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,

Pawulo ntiyaje muri Kristo gushakamo ubutunzi, nkuko abandi bajya babikora, bagashinga amadini kugirango bagire indonke, ahubwo Pawulo we yahombye nibyo yari afite ku bwa Kristo , kuko yari yarize afite Doctorat, ahitamo gukora umurimo w’Imana gusa, akajya aboha n’amahema, kugirango atagira uwo aremerera.

INTEGO Y’UNO MUNSI: IMPAMVU ABANTU BATABONA KRISTO KIMWE

Kuva 25:1-5 Uwiteka abwira Mose ati 2.“Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura. 3.Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu n’ifeza n’imiringa, 4.n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri, n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza n’ubwoya bw’ihene, 5. n’impu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, n’imbaho z’ibiti byitwa imishita,

Iri hema rishushanya Kristo. Imana yabwiye Mose uko yubaka ihema. Yamubwiye ko azarisakaza uruhu rw’inyamanswa yitwa tahashi, iyo nyamaswa ntiyasaga neza, bituma no gusakaza uruhu rwayo bitagaragara neza, niyo mpamvu ihema ritasaga neza urirebera inyuma, nyamara urwo ruhu rwarahendaga cyane.

Ibi bisobanura nkuko Yesaya 53 yabonaga Yesu. Yamweretswe ari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yabonaga adafite ishusho yo kwifuzwa, nkuko uru ruhu rwa tahashi rwari rumeze, rwasaga nabi inyuma, ariko ntiwashoboraga kurugura rutaguhenze.

Dawidi nawe yavuze ku bya Yesu, abihanura muri Zaburi 20, yabonaga abantu b’icyo gihe batamukunze. Nkuko ku ihema ry’ibonaniro, uwabonaga risakaje uruhu rwa tahashi, yibazaga niba ari inzu y’Imana.

Munsi ya tahashi, hari impu z’intama, na Yesu yitwa umwana w’intama watambwe, bigasobanura ko Yesu ari igitambo kizima.

Muri iryo hema, harimo imyenda iboshye mu bwoya bw’ihene. Nubwo bamwe bumva ko ihene ari mbi, kuko hari aho Yesu yavuze ngo iburyo hazaba intama, ibumoso habe ihene, ariko siko byari biri, kuko ihene mu isezerano rya kera, itari mu nyamaswa zizira.

Ubwoya bw’ihene busobanura iki? Abalewi 16:8-10

8.Aroni afindire izo hene zombi, icyo afindisha kimwe cyerekane iy’Uwiteka, ikindi cyerekane iyo koherwa. 9.Aroni amurike ihene ifindiwe kuba iy’Uwiteka, ayitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha. 10. Maze iyafindiwe koherwa ishyirwe imbere y’Uwiteka ari nzima, ngo ihongererweho ibyaha, yohererezwe mu butayu koherwa.

Izi hene zombi zari izo gutabara Abisiraheli, iya mbere yari igitambo cy’uwiteka, iya kabiri yazanwaga imbere y’umutambyi, bakayivugiraho ibyaha byose umuntu yakoze, bayitaga azezeri, ikaba ikivume, bakayiha umuntu, akayohera mu butayu, ikazaribwa n’inyamaswa, nta wayicaga.

Iyo hene yasobanuraga Kristo wavumwe ku bwacu, igasobanura uko yashinyaguriwe ku bwacu, yarababajwe cyane, akumva yarekura umusaraba, ariko agiye mu iyerekwa abona Itorero, arangije aravuga ngo Mana ntibibe uko nshaka, bibe uko ushaka.

Iyo hene yasobanuraga Kristo. Icyaduha kumenya uko Yesu ari. Tukamenya n’ubutunzi buri muri we. Tumumenye, tumukunde nkuko Pawulo yamukundaga, nubwo yabanje kumurwanya, ariko aho amusobanukiwe yamukoreye ntacyo asize inyuma, ibyari inyungu ye bimuhindukira igihombo, ku bw’ubutunzi yamubonagamo.

Munsi y’ubu bwoya bwari mu ihema ry’ibonaniro, harimo imyenda myiza y’ibitare. Iyo myenda igasobanura imirimo myiza yo gukiranuka y’abera, iyo niyo igomba kurimbisha inzu y’Imana muri iryo hema.

Munsi y’iyo myenda habagamo imyenda y’umukara wa kabayonga (bleu ciel), werekanaga kamere y’Imana.

Munsi yayo habagamo iy’umuhengeri (violet), wasobanuraga ubwami bw’Imana.

Habagamo n’iy’umuhemba, wasobanuraga gucungurwa. Ibi byose byasobanuraga Yesu.

Bisobanura ko kumva cyangwa kurebera ibya Yesu inyuma, utabisobanukirwa, ntiwabikunda, ni nka rwa ruhu rwa tahashi, rutari rwiza, ariko iyo wigiye imbere muri Yesu niho umenya agaciro ke. Tubane na Yesu tubona ubwami bw’Imana. Ariya mabara yose yari afite icyo asobanura mu bwami bw’Imana

1 Petero 2:3-4 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. 4. Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi,

Icyaduha tukabona Yesu nkuko bigaragara muri iri hema ry’ibonaniro, ryari ririmbishijwe; kandi umutambyi ntiyashoboraga kwinjiramo uko yiboneye, yagombaga kujyamo yiyejeje, kugirango atagwayo.

Yesu ni emballage igaragara nabi inyuma, ariko uwinjiye neza muri Yesu yumva aryoshye. Kurebera Yesu inyuma ntibishobora kuguhindura, bisaba ko winjira imbere ukabona ubwiza bwe, kandi ukagira ibyo uhomba ku bwe.

Hariho umwana utarakundaga ibara ry’umuhondo, igihe kimwe akora anniversaire, bamuzanira Impano. Muri izo mpano, yari ategerejemo iya nyina wabo. Yaje kuyimuzanira, kuko uwo mwana yakundaga ibipupe, akumva ko aribyo ari bumuzanire. Abashyitsi bamaze kugenda, ajya kuyifungura, abona ni akantu gato amenya ko atamuhaye ibipupe. Arapfundura asangamo amasogisi y’umuhondo, arababara cyane, kuko yangaga ibara ry’umuhondo.

Afata ya masogisi, atiriwe ayafungura ayashyira muri pubelle, ntiyayitaho, ariko ashatse gushimisha uwo nyina wabo, aramwandikira ati wakoze neza, uko nzajya nambara aya masogisi nzajya ngutekereza.

Hashize iminsi mugenzi we apfusha nyina, abantu bajyanayo impano. Uwo mwana ashaka icyo yajyanayo, aribwira ati reka muhe ya masogisi nanga. Abibwira nyina, nyina aramugaya aramubwira ati ukaba ukunda umuntu ukamuha ikintu udakunda? Ese wabanje nawe ukayafungura, ukayambara ukareba. Afunguye irya mbere aryambaye yumva harimo agapapuro, aragafungura aragasoma, asanga handitsemo ngo ndaziko ukunda ibipupe, nabuze uko mbikugurira none nkohereje ama dollars 100, uzayigurire. Afunguye irya kabiri asangamo ya ma dollards arishima, ashimira mama we wamugiriye inama, ashimira na tante we.

Natwe abavukiye mu nzu y’Imana ku babyeyi bakijijwe tujya tugira agakiza k’ababyeyi, ariko uko ukomeza kwinjira muri Yesu ugira agakiza kawe, ukumva araryoshye. Mubyo twagerageje byose, twasogongeye byinshi, ariko dusanga Yesu aryoshye.

Abatarinjiye muri Yesu neza, bamubona nka tahashi, ariko biradukwiriye ko twinjiramo imbere, tukamenya icyo Yesu asobanuye. Hariho indushyi zo mu nzu y’Imana, bigishwa ntibahinduke. Ntawutakizwa, ikibazo ni uko bantu batabimenya, ngo bamenye ubutunzi buri muri Yesu. Kuko ntawanga ibyiza.

Dufate neza agakiza, karakomeye, niyo mpamvu ugataye bimugora kongera kugasubiramo neza. Niba Yesu yarakureheje akagukuruza ineza, ukaza mu nzu y’Imana, ubikomeremo.

Petero yaravuze ngo niba mwarasogongeye mukamenya ko agira neza, nimumwegere. Yesu ni uw’igiciro cyinshi.

Ejo tuzakomeza, tureba ubutunzi buri muri Yesu, n’impamvu abamumenye neza, batamuvaho.

IMANA IBAHE UMUGISHA.
MWALIMU URAYENEZA SPECIOSE

 

« Kuva iyi si yaremwa kugeza ubu byakomeje kuvugwa ari nako binagaragara ko ubuzima bwa muntu bugenda bukomera, bunyura mu bibazo, intambara n’indi miruho itandukanye. Binagaragara kandi ko uyu utari umwihariko ku gika runaka gusa, kuko yaba ari abana,ababyeyi n’abasheshe akanguhe bararira,yaba abakire n’abakene urumva nawe iyo bigeze ku batindi amarira n’agahinda aba ari byinshi ».

Aka kaga rero mu by’ukuri kakaba gaterwa ahanini n’indwara zikomeye abaganga bananiwe, ubushomeri bumaze igihe kirekire, inzara, ubupfubyi ,ubupfakazi,kuburira aho abandi baronkeye, guhombera ku isoko abandi bungukiramo, Ibi byose rero birusha umusonga kuryana, gusa na none si inzaduka kuko byahereye kera, mwibuke umugabo witwa Yobu agira ati turi muri iyi si tuba dufashe ibihe mu ntambara, bibiliya iko ngeraho ngo amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi gusa ngo uwiteka amurengera muri byose.

 Mwene data nagirango mbanze nkwibutse ko kuri iyi si nta kunyurwa guhari, ariko dufite umubyeyi udukunda,Imana yacu iradukunda kandi yiteguye kukurengera.Ndakwibutsa ko kubura akazi atari umugambi w’Imana kuri wowe, guhera mu buriri ukaremba , ntago ari umugambi w’Imana.yewe hari n’Igihe twishuka tuti niko Imana yabishatse Oyaa !! Sibyo Imana ntago igira indimi ebyiri.

  •  Niyo yivugiye ngo yemwe abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura « Matayo11 :28 »
  • Niwe se w’imfubyi ikaba n’umugabo w’abapfakazi, ni umubyeyi wacu
  • Yesu arabishoboye niwe rembo, umuntu winjiye muri we arakizwa,azinjira asohoke kdi azabona urwuri (Yohana10:9).

KUBERA IKI IBI BIBAHO ?

  • Ibi byose byatewe na satani kuko ni umujura yaje kukwiba umunezero wawe,
  • Yabonye ko umubiri wawe wari kunezeza Imana ashaka kukunyaga,
  • yabonye ubwiza bwawe buzakora ibikomeye maze aguteza kumera uko,
  • yabonye kunguka kwawe kuzarengera benshi aguteza guhomba ariko ndakubwira nti « ahari kurira kwararira umuntu nijoro ariko mugitondo impundu zikavuga zaburi 30 :6) »
  • Iyarengeye Yobu igeze aho kwishimisha urujyo nawe iraje ikurengere,
  • Iyatabaye hana yarabuze urubyaro nawe niyo mana yawe
  • Iyibutse Morodekayi yakatiwe urwo gupfa nawe irakwibutse
  • Iyagize Dawidi umwami nawe iraje ikuzamure

Ni agaciro ki ufite imbere yayo kayitera kugutabara

  • Kimwe cyo uri uw’igiciro mu maso yayo , uri umwana wayo yibyariye kandi ikunda, usa nayo.
  • Ni inyembabazi, ni inshingano zayo kuri wowe zo kukurengera
  • Ije gukoza satani isoni kugira ngo yerekane ko idahemuka.
  • Urasabwa kwizera gusa ahasigaye urabona ibitangaza byayo

Ernest RUTAGUNGIRA

“Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe,
ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko
ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe,
ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8).

Gutekereza (Meditation) biri mu murongo w’ibyanditswe hejuru ntabwo bishaka kuvuga
imyitozo abantu bajya bakora aho usanga bayobora ibitekerezo byabo ku
busa. Ahubwo, ni igikorwa cy’Umwuka aho uhitamo kwerekeza ibitekerezo
byawe ku Ijambo ry’Imana. Itegereza ibivugwa muri uyu murongo: “Ibiri
muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe; ahubwo
ujye ubitekereza amanywa na nijoro …” Ntabwo rero ari ugutekereza ku
kintu kibonetse cyose, ahubwo ni ku Ijambo.

Gutekereza cyangwa kuzirikana ku Ijambo ry’Imana nibyo bihindura ubuzima bwawe;
biraguhindura. Ibyo biterwa nuko Ijambo rifite umurimo mu buzima bwawe.
Kuzamurwa mu ntera kwawe, intsinzi, ubuzima bwiza, kwaguka no gukomera
byose biri mu Ijambo. Niyo mpamvu Pawulo, yandikira Timoteyo muri 1
Timoteyo 4:15 yamushishikarije kwitanga wese – byuzuye – ku bw’umurimo
w’Ijambo: “Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira
ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.” Nawe ukwiye kubigenza utyo.
Uhugukire Ijambo. Ureke rigire imbaraga mu buzima bwawe.

Tekereza abantu babiri b’abahanga, bakoresha neza ubwenge bwabo. Bombi
bakagerageza mu gihe kimwe; umwe agasoma ibitabo byose byo mu isi
akagira n’abarimu b’indashyikirwa bo kumwigisha. Maze undi agasoma bike
bishoboka, ariko akazirikana ku Ijambo! Nyuma y’imyaka 20, naguhamiriza
ko uwakomeje kuzirikana ku Ijambo azatunganirwa mu buzima kurusha
mugenzi we. Mushobora kwibaza uburyo mpamya ibi, ariko ni ukuri gufite
gihamya. Kuzirikana ku Ijambo ry’Imana hari icyo bikora ku mwuka wawe.

Umuntu w’umuhanga mu by’isi ashobora gusoma ikintu cyose maze akagisobanura mu buryo bwa gihanga, ariko umuntu ubwenge bwe bwakozweho n’amavuta
y’Imana we azagisobanura bihuje n’imyumvire y’Imana. Utitaye ku mwuga
wawe; waba uri umuganga, umunyamategeko, umunyapolitiki, cyangwa se
umukinnyi wa siporo, niwita ku Ijambo ry’Imana ukarizirikana, uzahinduka
indashyikirwa mu byo ukora.

Isengesho Data mwiza, Ijambo ryawe ni itabaza ry’intambwe zanjye kandi ni umucyo mu nzira yanjye, unyobora mu nzira nkwiye gucamo. Uko nzirikana ku Ijambo
ryawe, mpindurwa ubwiza ndibonamo, mu Izina rya Yesu. Amen.

Pst Chris

Iyo tuvuze ukuri biba byumvikana ko hari nikitari ukuri, akenshi iyo ubajije umuntu ukuri icyo ari cyo usanga abigusobanurira bitandukanye ariko igisobanuro nyacyo ntakindi ni uko ukuri ari ukuri.

Bamwe bafata ukuri ngo nkikinyoma gihuriweho nabantu benshi ariko sibyo ahubwo ukuri ni ukuri si ikinyoma.

Hari abantu babaho mubuzima bw’ibinyoma mukaganira ariko nka 90% y’ibintu mwavuganye akaba yakubeshye, ugasanga byabaye umuco w’umuntu akaba yanabyirata, nyamara kubantu badakunda ukuri, bakunda kubeshya hari icyo bibiliya ibavugaho.

… hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abakunda kubeshya bakabikora. Ibyahishuwe 22:15

Muriyumviye namwe umuntu ubeshya nta mpuhwe azagirirwa natihana ngo areke ingeso ze mbi, tekereza ko azashyirwa hamwe n’abarozi, ndetse n’imbwa, nyamara ntabwo abantu babihereza agaciro, hari igihe umuntu ahura n’ikibazo agahita yumva ko kugira ngo yitabare agomba kubeshya ngo akunde agisohokemo, ntabwo ari byiza kuko uba wikururira uburakari bw’Imana.

Bibiliya kandi itwereka uwundi muryango w’umugore n’umugabo (Ananiya na Safira) ubwo bari bariyemereye kuzatanga ibiguzi by’umurima kugira ngo bakorere Imana ariko bamara kubibona bakisubiraho bakiyemeza kubeshya Petero ko bawugurishije make, ariko Imana irarakara, bageze imbere ya Petero ahishurirwa byose abibabajije bemeza ko ibyo bari kuvuga ari ukuri ariko byari bitandukanye nibyari mu mitima yabo, nuko uwo muryango ugwa imbere ya Petero kuko bari bikongereje uburakari bw’Imana. Ibyakozwe n’intumwa 5:1

Ushobora kubikora ari imikino bi kagukururira akaga.

Nubwo ukuri kuryana ariko nikwiza kurafasha, umuntu ubaho mu kinyoma ahora afite ubwoba ko ashobora kuzavumburwa ariko umunyakuri ahorana amahoro mu mutima we, Imana ikunda abanyakuri nayo ubwayo yarabyivugiye ko mu bantu bazatura kumusozi wayo wera harimo n’umuntu uvuga ukuri nkuko kuri mumutima we Zab 15:2b
Nibyiza ko twitoza kugira ukuri mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Reka dufatanye na Dawidi dusenge iri sengesho dusabe Imana ngo idukureho inzira z’ibinyoma iduhere amategeko yayo ubuntu(Zab 119:29), Imana itubashishe mu izina rya Yesu, Amen.

Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?’’Itangiriro 16:13

Mu minsi yashize naganiriye n’umuntu ucitse intege cyane kubera ibibazo by’urushako. Nyuma yo kumbwira ibibazo byinshi afite. Naramubajije ati koko Imana irareba uyu muntu? Ku bwanjye numvise ko akarengane n’indiri y’ibibazo arimo Imana itabireba.

Ahari wowe usoma ubu butumwa ujya ugera ho wibaza niba Imana ikureba, niba ireba ibyawe. Niba ari ko bimeze, nifuje ko tuganira ku gisubizo cy’icyo kibazo urimo kwibaza binyuze mu ijambo nise ‘’Imana irareba.’’

Abantu benshi bazi inkuru ya Hagari, bazi ko yari umuja wa Sarayi, umugore wa Aburamu ( Aba baje guhinduka Sara na Aburahamu). Benshi bazi uburyo nyirabuja yamushyingiye umugabo we kubw’inyungu zabo, amaze gusama inda, bakamufata nabi kugeza ahunze akererekeza inzira y’ubutayu.

Umuntu wese ushyira mu gaciro yatekereza akababaro n’akarengane ka Hagari. Mu magambo make dore ibyamubayeho:

-  Yisanze ari umuja wa Sarayi ( abaja ntibagiraga ijambo , bafatwaga nk’ibikoresho),
-  Nk’umuja wese yubahaga nyirabuja n’umugabo we,
-  Yari umukobwa muto utaratekerezaga ko yahinduka umugore w’umusaza w’imyaka 86 ( Itangiriro 16:16),
-  Hagari ntiyakunze Aburamu kuko bamushyingiye ku gahato kuko nta jambo yagiraga kandi ntawari kumuvugira,
-  Hagari amaze gusama inda y’uriya musaza yahise yifata nk’umugore mu rugo nubwo nyirabuja we yari akimufata nk’umuja,…. Aha niho gusuzugurana byavuye;

Mu buryo butunguranye Hagari yameneshejwe n;abo yibwiraga ko akemuriye ikibazo gikomeye cy’urubyaro. Hagari wari utwite yerekeje inzira y’ubutayu ( nta nzu, nta biryo, nta mazi, ahantu hadatuwe nta mubyaza. Mu kwangara kwe, nta kindi yatekerezaga uretse akarengane n’urupfu yabonaga imbere ye.

Ibi nibyo byatumye yibaza niba Imana imureba. Ati koko Imana irambona? Irareba aka karengane? Mu gihe yibazaga icyo kibazo nibwo yahuye na Malayika w’Uwiteka. Ntasubiye mu biganiro byiza bagiranye, nashimishijwe n’uburyo ikibazo nyamukuru cya Hagari cyasubijwe bikamuviramo guhimba Imana izina ngo ‘’Imana ireba.’’

Nifuje kukubwira wowe usoma iri jambo ko Imana yawe ireba. Ya Mana yabonye Hagari iracyareba, irakubona, irareba ibyawe, irareba ibyo unyuramo, izi neza aho uva, aho ujya n’aho ugeze. N’ubwo wibaza ko atariko bimeze, irakureba aho nyine uri n’uko uhamereye. Imana iguhe umugisha, Amen.

Mu nyigisho y’ejo nzagaruka ku mpamvu zigaragaza ko Imana ikureba,......

Turi bande?

Esiteri 3:8 / 1 Petero 2:9-11
Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n’ay’ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y’umwami, ni cyo gituma nta cyo byunguye umwami kubihanganira.

Nkuko tubisanga muri aya majambo dusomye Hamani yabwiye umwami Ahasuwerusi, hari ibintu bishika kuri bitanu yavuzemwo vyaranga ubwoko bw’Imana bwaba muri kino gihugu:

1. Un peuple unique (ubwoko bwisa)
2. Un peuple dispersé (ubwoko busabagiye)
3. Un peuple qui reste à part (ubwoko butivanga n’ayandi mahanga
4. Un peuple avec des lois différentes de celles des autres peuples ( ubwoko bufise amategeko atandukanye n’ayandi mahanga)
5. Un peuple qui n’applique pas les lois du Roi ( ubwoko butubahiriza amategeko y’umwami w’ico gihugu)

Turabire hamwe kimwe kimwe muri ibi vyaranga ubu bwoko, turabe nico twebwe ba kino gihe vyotwigisha.

1. Ubwoko bwisa canke budasa n’abandi.

Nk’abantu twamenye Imana ntidukwiye gusa nabatarayimenya kuko dufise umuco wa Kristo muri twebwe (1 Ab’i Tesalonike 5:5). Ubutandukane bwacu n’abandi butegerezwa kubonekera mukubaho kwacu kwa misi yose (Matayo 7:20).

2. Turi ubwoko busabagiye hirya no hino kw’isi.

Niko biri umugeni wa Kristo ari kw’isi hose mwibuke ko Yohana yabonye abantu bavuye mu mahanga yose, indimi zose kuri wa murwa (Ivyahishuriwe 7:9). Ariko naho dusabagiye, mbere ntitumenyane muburyo bw’umubiri twese turi ingingo za Kristo.

3. Turi ubwoko butivanga nayandi mahanga.

Aba bisirayeri naho bari mumahanga ntibivanga nayo. Mwibukeko uyu Hamani yabivuze yari umunyamahanga kuribo! Niwe yabishingiye intahe. Niko natwe dukwiye kuba na cane cane ko dufise igikorwa kitoroshe co kuzana abandi kuri Kristo, ningombwa ntitwivange nabo, ntiduse nabo, ntitugende nkabo. (Abaroma 12:1-2)

4. Turi ubwoko bufise ivyagezwe canke amategeko adasa n’ayabisi.

Mukubaho kwacu kwa misi yose amategeko atugenga aratandukanye cane nabo tubamwo bataramenya Imana. Nico gituma kenshi batwita ibijuju cnk abasazi. Biterwa nuko uko twifata kubera ibitugenga bo batabitahura. Akarorero gasanzwe; umuntu akubise ikofe uwundi aca amusubiza mugabo twebwe Ijambo ry’Imana ridusaba guhindukiza uwundi musaya nawo bawukubite. Umuntu akoreye ikibi uwundi aca amwishura ikibi ariko twebwe twigishijwe gukunda abansi bacu no kubagirira neza mugishingo co kubasubiza ikibi batugiriye(Matayo 5:44).

5. Turi ubwoko butubahiriza amategeko y’umwami w’iyi si ariwe satani.

Twamaze kubonako twebwe abakijijwe dufise ivyagezwe vyacu bitugenga, nico gituma tutubahiriza amategeko ya satani. Ntidushobora gukorera abami babiri, uwo twahisemwo ni Yesu nico gituma twubahiriza ico Ijambo ry’Imana ridusaba.

Nagira ndangize ndakubaza akabazo:
Mbega vy’ukuri usanze uri nde? Usanze uri mubwoko bwibera ukwabwo, butivanga, butubahiriza amategeko ya satani ....?

Biroroshe kubivuga ariko igikomeye ni KUBIBAMWO mugabo kandi birashoboka kuko dushobozwa na Kristo yatubambiwe.

Yesu aduhezagirane

Mweneso Musoni Désiré / Agakiza family Burundi

Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, Yakobo 1:22

Ijambo ry’Imana ntabwo twariherewe gusa ngo riduhishurire ibintu bimwe ku Mana, ahubwo twariherewe ngo ritubesheho. Abantu bamwe bemera gusa ijambo, ariko kwemera ntabwo bihagije, uremera noneho ugakora nk’uko rivuga.

Mu by’ukuri ntabwo uba wemeye ijambo iyo ritagusunikiye gukora ibyaryo nk’uko rivuga, kuko iyo wemeye, usunikirwa kugira icyo ukora. Turemera ngo dukore, ntabwo twemera ijambo ngo birangirire aho.

Mu isezerano rya kera, babwiwe kubaha ijambo ry’Imana. Mu isezerano rishya, ntabwo twubaha ijambo gusa ahubwo dukora ibyaryo, dukora ijambo ry’Imana. Hari itandukaniro rininihagati y’ibyo bibiri.

Mu isezerano rya kera, ijambo kuri bo ryari imbaraga zo hanze, mu isezerano rishya ni imbaraga z’imbere, ijambo rituye muri twe uyu munsi, twabyawe naryo, bityo rero turi umwe n’ijambo. Niyo mpamvu bidatangaje ko twitwa inzandiko za Kristo ( 2 Abakorinto 3:3).

Reka ngire ikindi gikomeye cyane nsobanura kijyanye n’ijambo, kandi ni ngombwa ko ugisobanukirwa. Ushobora kuba warumvise bavuga ngo ;;Uri ibyo urya’’ Icyo bivuga ni uko ibyo urya byose bijya mu mubiri wawe, kandi bikaba bimwe mu bikugize. Mu yandi magambo, iyo uriye ibyo kurya bisanzwe, bijya muri wowe, bikaba umwe n’umubiri wawe kandi bigakora akazi kabyo, biwubaka kandi bikazana gukura no kwisana.

Kimwe n’ibyo, iyo uriye ijambo binyuze mu kwiga no gutekereza ku ijambo, rikwinjiramo kandi rikaba umwe n’umwuka wawe, uba ijambo urya, rikakubera imbaraga, zigusunikira kugenza nk’uko rivuga.

Ijambo muri wowe rizayobora ibitekerezo byawe n’ibikorwa byawe, kandi rigutere kugendera mu bukiranutsi, Ibyakozwe n’intumwa 20:32 havuga ko ijambo ribasha kukubaka.

Isengesho:

Ijambo ry’Imana ni ubuzima bwanjye n’ibintunga. Ndakura neza kubw’ijambo, mba umuntu ushyitse muri Kristo, mfite ishyaka no gushira amanga mu gusohoza umuhamagaro w’Imana no kubaho mu butsinzi muri Kristo! Umwuka wanjye, ubugingo n’ibingize byose byuzuye ijambo ry’Imana rizima kandi buri gihe nyoborwa mu butsinzi no kunesha, mpora ndinzwe kandi ngaburirwa n’ijambo mu izina rya Yesu, Amen.

‘’Mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.’’ 1 Petero 2:2

Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?” Itangiriro 16:13

Mu nyigisho nabagejejeho ejo navugaga ukuntu Imana ireba mpereye ku buzima bwa Hagari. Nayisoje mbasezeranya kuyikomeza ariko ngaragaza impamvu zigaragaza ko Imana ikureba nawe.

Dore amwe mu masomo nize kuri kiriya cyanditswe kivuga ngo ‘Imana ireba.’’
1. Bimwe mu biranga Imana ni ukumenya buri wese na buri kintu cyose (Omniscience). Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi, ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Matayo 10:29-30

2. Imana ibera hose icyarimwe ( Omnipresence) kuburyo naho uri ihari. Amaso y’Uwiteka aba hose, yitegereze ababi n’abeza. Imigani 15:3

3. Imana igenga ibiba byose. Mbese ntakiyicaho, ntakiyitungura. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora. Yesaya 46:10

4. Kwiheba niko kukubwira ko Imana itakubona. Ariko siko bimeze.
Mu buzima tubamo kugeragezwa ni rusange kuko biba kuri buri wese. Ariko buri wese afite uko yitwara mu bigeragezo ahura nabyo. Nasanze ikibi cyane ari ukugeragezwa kugeretseho no kwiheba no kumva ko ntaho gutabarwa kwaturuka. Iyo bigeze aho ugeragezwa atekereza ko n’Imana yamutaye,….ko itamubona, ibintu biba byafashe indi ntera mbi cyane.

Bibiliya itwereka ko kwiheba ari kimwe mu bintu bibi bishegesha umuntu. Umutima wihanganye ukomeze umuntu mu ndwara ye, ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira? Imigani 18:14

Wowe rero uri mu bigeragezo, wowe watewe n’ubwihebe, humura kuko Imana ikuzi nkawe, ikuzi nyabyo, izi n’ibibazo byawe, ifite n’ubushobozi bwo kubihindura. Amen.

Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko
barajugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi (Yohana 21:6).

Igihe kimwe, nyuma yo kuzuka kwe Umwami Yesu yabonekeye abigishwa be bavuye
kuroba, ariko bacyuye ubusa. Abigishwa bari bakoze ijoro ryose mu nyanja ariko ntibagira icyo bafata. Yesu ababonekeye mu gitondo, ababaza niba bagize icyo bafata, bamusubiza ko ntacyo. Nuko Yesu arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” (Yohana 21:6). Bibiliya iravuga iti “barajugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi” (Yohana 21:6).

Ikibazo gikomeye rero ni iki: “Ese ayo mafi yose yaturutse he?” Abigishwa bari abarobyi by’umwuga, basobanukiwe ibyo kuroba, nyamara ntibari bashoboye
no gufata n’ifi imwe, kugeza aho umwami atangiye iryo jambo. Amafi rero yaturutse mu Ijambo ry’Umwami! Bibiliya iravuga iti “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba…Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana” (Abaheburayo 11:1-3). Amafi yabeshejweho n’ijambo ry’Umwami!

Mu Itangiriro 1:20 Bibiliya ivuga ko Imana yavuze igategeka inyanja kuzuramo amafi n’ibindi binyabuzima byose byo mu nyanja, maze amazi azana amafi. None aha Yesu, Ijambo rizima ry’Imana, yarongeye aravuga maze Ijambo rye riragenda rirema amafi. Aha turahigira ko dushobora kubwira ibitagenda neza amagambo arema yo kwizera maze tukazanisha impinduka. Amagambo yacu, kimwe n’ay’Umwami, afite ububasha bwo kurema, kuko uko ari ariko natwe turi muri iyi si (1 Yohana 4:17). Nta gitangaje kuba Bibiliya ivuga ko icyo uzavuga cyose uzagihabwa (Mariko 11:23).

Ubasha kurema ibyo wifuza kubona mu buzima bwawe. Icyo ukeneye gukora nta
kindi ni ugutekereza kandi ukavuga Ijambo. Komeza uvuge kandi wite ibyo Imana yakuvuzeho ko ari ukuri, n’aho waba uri imbere y’ibikugoye. Gutyo niko uzazanisha impinduka mu kazi kawe, mu butunzi bwawe, mu muryango, mu bucuruzi ukora, mu mashuri, ndetse no mu gihugu cyawe; impinduka zijyanye n’ubushake bw’Imana kuri wowe.

Ijambo ryo Kwatura Ijambo rirema ry’Imana riri mu mutima wanjye no mu kanwa kanjye none, riraganza mu buzima bwanjye kandi rizanisha impinduka mu byo mbamo byose ngo bijyane n’ubushake bw’Imana ku buzima bwanjye. Ndatunganiwe kandi
ndi umutsinzi iteka ryose, kuko Ijambo ry’Imana riri mu buzima bwanjye, kandi ryangejejeho umurage w’ubuziraherezo.

Mariko 11:23 Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.

Pst Anitha

Mu ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi 51:12- cyangwa 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye. Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho Umwuka wawe wera. Unsubizemo kunezerwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera.

Iyi Zaburi Bibiliya isobanura ko Dawidi yayanditse nyuma yo gusambanya Batisheba akanicisha umugabo we Uriya (2 Samweli 12:1-15), Nyuma yaho ubwo yibwiraga ko bitazamenyekana maze Imana ikabihishurira umuhanuzi Natani, akabinyuza mu mugani kugirango abashe kumwumvisha uburemere bw’icyaha yakoze, nibwo rero Dawidi yahise aca bugufi ati “Nacumuye ku Mana” , maze asengana umubababaro, cyane ko yari amaze gusobanukirwa ko ibyaha yakoze byamushyize kure y’Imana, ndetse bikanirukana Umwuka wera mu mutima we, ahitamo gusenga ririya sengesho twavuze haruguru.

Ukurikiranye neza ubuzima bw’Umwami Dawidi usanga yari umwami Imana yagiriye neza guhera mu bwana, ndetse ugasanga nawe ubwe yari abizi neza ko Imana yamukunze bikomeye, ariko kubwo kurangara gato byatumye acumura ku Mana, bivuye mu kubenguka umugore w’abandi aramusambanya ndetse amutera inda kubw’ikimwaro n’ubwoba bituma afata imyanzuro we yabonaga nko kwirwanaho maze yicisha Uriya umugabo we, maze bibabaza Imana.

Uku rero ni nako Satani ajya asanga abantu Imana yagiriye neza ndetse bakanakizwa bakayikorera igihe kitari gitoya, ndetse imirimo y’ubutwari ijya gusa n’iya Dawidi ariko kuko Satani adatinya ntabwo areba uburambe bafite ahubwo akora icyashoboka cyose ngo bave mu byizerwa, maze yamara kubagusha mu ntege nke cg mu cyaha, akababohesha imigozi ikomeye cyane igoranye gucika.

Akenshi rero bene aba baguye mu cyaha icyo aricyo cyose iyo batihannye, Umwuka wera ntago agumana nabo , Umunezero w’agakiza uragenda, Gukunda Imana birashira ugasanga rimwe na rimwe basigarana impano gusa, ari nazo akenshi zibashuka bakazihisha mo bakaba bareka no kwihana, ariko biba bikwiye ko nk’umuntu wamenye Imana, adaheranwa n’uburiganya bwa satani ahubwo akagira icyifuzo cyiza cyo kongera gukumbura umubano mwiza n’Imana, cyane ko uretse n’umubano wa hano mu isi abarimwo umwuka wera nibo bazabana n’Imana.

Birashoboka ko hashobora gushira igihe kinini Umuntu akoze icyaha, ndetse ukanihesha gutuza ariko kirazira nta mahoro y’umunyabyaha, nta kunezerwa wagira waramaze kwirukana Imana n’umwuka wera mu mutima wawe, ikiruta ni kimwe gusa ni uko wasaba Imana ikakugarurira Umunezero w’agakiza kayo, wikwidamararira kuko imbere yawe haba habi udafashe icyemezo.

Ibi mvuga bijya bibaho ugasanga umuntu arakorana icyaha yabitse mu mutima mu myaka myinshi ishize, Ariko abizi ko yabihishe ntawe uzabimenya Gusa agatima kakubitaho icyoba kikaba cyinshi,,Ndakubwira ngo Humura satani ye kugushuka ngo akumvishe ko Utababarirwa, kuko Imana yawe ni umutabazi wawe kandi yiteguye kuramira ubugingo bwawe (Zaburi 53:6).

Twibaze gato ? : Ese nta kintu Kijya kimbuza kunezerwa agakiza k’Imana ?

Ese nta cyaha naba naratinye kwatura kuko gikojeje isoni?

Yesu ati mpagaze ku rugi ndakomanga unkingurira wese ndinjira.

Ibyatwaye umunezero w’agakiza k’Imana si ibyo gusa kandi harimo n’ibindi byinshi abantu babengukwa bikabatwara umutima, bikababuza ubusabane n’Imana byose biherekejwe n’umwuka uvuga ngo DUKWIYE KUMENYA UBWENGE ?!!! Ariko ubwenge budukura hafi y’Imana tubwitondere ndetse tubugenzuze umwuka, maze dusengere hamwe ngo Mana Ongera uduhe ibihe bishya tunezererwe agakiza kawe mu izina rya Yesu. Amina!!

‘’Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.’’Abefeso 3:20

Imana ifite imbaraga zirenze cyane uko abantu bazibwira n’uko bazitekereza.
Iyaba abantu bajyaga guha Imana ibyifuzo byabo bakagendera kububasha bwayo n’ubushobozi ifite, byaba ari byiza cyane. Abubwo iyo umuntu asaba Imana akenshi ntayisaba akurikije ubushobozi ifite ahubwo akurikiza kwizera kwe cyangwa se ibyo akeneye muri ako kanya.

Abandi iyo basaba Imana bagendera kubuzima bwabo, amateka babayemo n’ibindi byinshi ariko byose bifitanye isano n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Iyi niyo mpamvu niyo Imana igiriye umuntu icyizere ikamuha isezerano ry’ibyo izamukorera bimurenga agatangira kwiyumvisha ko bitazakunda, cyangwa akibwira aho bizaca.

Umuntu ushonje asaba Imana ibiryo, umushomeri wize asaba bitandukanye n’ushaka akazi ariko atarize. Ibi kandi nanone bishobora gutera umuntu gusaba Imana ayiha n’umurongo.

Imana yakubwira ko izaguha akazi ugatangira kubara abo muziranye yabinyuzaho, rimwe na rimwe ukibagirwa ko ifite inzira zirenga ibihumbi yacishamo ibisubizo byayo.

Ijambo twasomye rivuga ko Imana ibasha gukora ibiruta ndetse cyane ibyo dusaba n’ibyo dutekereza. Imana ntabwo iduha ibyo dusaba gusa. Ni gake umuntu ashobora gusengera umwuka ahumeka, n’ibindi byinshi duhura nabyo ariko Imana ikabana natwe.

Hari igihe Imana ikora ikintu ukumva umutima wawe uratangaye bikarenga ibitekerezo byawe kubera ko irabishoboye kandi nticirwa inzira.

Iramutse iduhaye ibyo dusaba gusa ntitwanabaho kuko nigake tumenya ibyo dukeneye, ariko Imana kuko ibishoboye irabikora.

Ikidukwiye ni uguhoza ibyiringiro byacu kuri yo, tukamenya ko ubushobozi bwayo buhebuje uko tubutekereza. Imana ishimwe cyane!!!

Yesaya 6:1-12

Abantu benshi bakunda gusenga bakoresha ijambo ngo Mana ntuma aho ushaka hose ndajyayo,Kandi rwose baba bamaramaje bumva koko bakeneye gutumwa, n’Imana nayo ikeneye abo gutuma ariko hari icyo bisaba kugira ngo uhinduke intumwa.

Uyu mugabo Yesaya yari umuhanuzi ukomeye cyane yahanuye ibintu byinshi bitandukanye kandi biranasohora, ariko mu mwaka umwami Uziya yatanzemo nicyo gihe Yesaya yabonye Imana ngo yari yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru,igishura cyayo gikwira urusengero, abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu, abiri yayatwikirizaga mu maso he andi abiri agatwikira ibirenge bye, andi abiri nayo akayagurukisha.

Umwe muri bo avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati Uwiteka arere arera arera, isi yose yuzuye icyubahiro cye.
Imfatiro z’irebe ry’umuryango zinyeganyezwa n’ijwi ry’uwavuze ijwi rirenga inzu yose yuzura umwotsi.

Yesaya abonye ibyo aravuga ati”Mbonye ishyano ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye,kandi amaso yanjye abonye umwami Uwiteka nyiringabo “Umwe mu baserafi ahaguruka asanga Yesaya afite ikara ryaka mu ntoki arimukoza ku munwa arangije amubwirako ibyaha bye abibabariwe.

Nibwo yahise yumva ijwi rivugati riti “Ndatuma nde? Ninde watugendera? Yesaya ntiyazuyaje yahise yitanga yemera gutumwa nuko Imana imuha ubutumwa yagombaga gujyana. Yesaya 6:8

Mubyukuri ibi biraduha ishusho y’uburyo umuntu Imana ituma aba ameze:
Icya mbere kumenya uwo muvugana, icya kabiri Imana irera kandi izakorana n’abera ugomba kubanza kwisuzuma ukareba ko nta mugayo ufite, birumvikana ntiwajya kubwira abajura ngo bihane warayogoje imitungo y’abandi, bivuze ko ugomba kubanza kwisuzuma. Icya gatatu kumva ijwi ry’Imana ribaza uwo yatuma, icya kane kwemera gutumwe, Ikindi kwakira ubutumwa ugomba kujyana.

N’ubu Imana iracyafite umurimo mugari, ibisarurwa biracyari byinshi ariko abasaruzi ni bake, wemeye yagutuma, ariko wemere kwezwa, ntiwakorana n’Imana yera utera, kuko wajya utamba ibitambo bitazemerwa. Niba ushaka gutumwa kurikira ziriya ntambwe , Imana igushoboze mu izina rya Yesu, Amen.

Tugiye kwiga inyigisho ifite Umutwe uvuga ngo “UMUKRISTO AKWIRIYE KUGIRA UMUTIMA WUZUYE ISHYAKA” Dusome 2Timoteyo 1 : 6. Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Umukristo akwiriye kugira umutima wuzuye ishyaka mu mutima we. Imana ishaka ko tugira ishaka, Bibiliya ivuga ko abapfuye bataramya Imana, nta mashimwe ava kuri bo, Imana ntishaka umukristo upfuye ahubwo ishaka umukristo muzima.

Nkunda ibyo Yesu yavuze ubwo yazuraga Lazaro ngo ni asohoke mu gituro. Hari Abakristo benshi bavutse ubwa kabiri buzuye Umwuka Wera batigeze bivanaho Imyambaro yo mu gituro, Bagendana impumuro y’Abapfu, Imana idusaba kugira ishyaka ( kwaka). Nk’uko twigeze kubibona Paulo yandikiye umwana we Timoteyo yamusabye Gusesa ( kwatsa) impano yari muri we, Muri 2 Timoteyo 1 : 5 Paulo yamwibukije ibyo kwizera kwe n’uko kwamugezeho. Yamubwiye aho kwaturutse : Kuko nibutse Kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, Kandi nzi neza yuko kukurimo nawe. Umukristo Akwiriye Kugira Umutima wuzuye Ishyaka mu mutima we.

Nta watuma impano yawe yaka muri wowe nkawe ubwawe. Abandi bantu bashobora kugutera umwete, nk’uko ndi kubikora muri uyu mwanya, ariko waba uri wenyine cyangwa uri kure yabo muhuje imyizerere ukongera ugakonja. Ibyo byaterwa n’uko waba wishyushya ubwawe, ubuzima buranezeza iyo ufite ishyaka mu mutima wawe. Bimaze iki kugenda urira hirya no hino uvuga ngo mu by’ukuri sinzi icyo nakora, iyo nza kuba ntarakoze ibi, Ndarushye kandi birandambiye gukora ibi, Kimwe cya kabiri cy’abizera kirarushye kandi kirarambiwe, kubera ko ibyo dukora ari ukugenda tuvuga ngo turarushye kandi turarambiwe.

Byatinda cyangwa byatebuka tugomba kugera aho twumva tunaniwe kandi turambiwe guhora tuvuga ngo turarushye kandi turarambiwe .

Umukristo akwiriye Kugira umutima wuzuye ishyaka mu mutima we aharanira kugera aho yumva ko ananiwe, Pawulo ati Nicyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo Waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.

Nanjye Ndabifuriza kurangwa n’umurava mu bihe byose kandi binyuranye munyuramo, mwirinde Kugendana impumuro y’abapfu. Mu bihe byose ube umukristo muzima urangwa no Kugenda uri umukristo nyakuri ufite ishyaka mu mutima wawe, bikugaragazaho impumuro nziza itanga ubugingo.

Wowe wakurikiye iyi nyigisho nkwifurije Kuba umukristo ukwiriye kuba ufite ishyaka mu mutima wawe. Zamura Kwizera kutaryarya kukubemo, ube umukristo ukwiriye kugira umutima wuzuye Ishyaka, ufite ubuzima bw’Umwuka buzira impumuro y’abapfu, Vuba uzagera aho wumva ko urushye kugera, Imana ihire mwese abo dusangiye iyi nyigisho. Mwene So Pastor Jean de Dieu Habyarinka

Muri iyi minsi abatekamutwe kuri Internet bakomeje kwigarurira abantu batari bacye mu bayikoresha, bamwe bagiye batanga amafaranga yabo akaburirwa irengero ndetse bagarura ubwenge bakiseka kubera uburyo abo batekamutwe bagiye babakwegera mu mutego mu buryo uwo ari we wese atarabukwa.
Bakunze kuba ari abakobwa beza ndetse ku ikubitiro akakoherereza yiyambitse mu buryo bukurura abagabo.
Uko bakunze kwiyegereza abo batekera imitwe
Ubutumwa bukunze kuboneka bukaba buri ugutatu:

1. Ko watsindiye igihembo muri tómbola
2. Ko watanga konti bakazanyuzaho amafaranga
3. Ko bashobora kugufasha kugera no kuba mu gihugu umaze igihe urota
Uwandikiwe ko yatsindiye tómbola, bamuha n´inyandiko yuzuza akohereza ku biro by´abashinzwe gutanga ibihembo, nyuma bamusaba nomero ya konti ye ndetse no gutanga udufaranga duke two koroshya iyoherezwa ry´igihembo cyawe ( bank transfer charges). Iyo utanze utwo dufaranga akenshi tuba turi hagati ya 200.000 na 1.000.000 frws nibwo abaguhamagaraga ndetse banakwandikira ukababurira irengero.

Uwo basaba ko atanga konti yanyuzwaho amafaranga we bamubwira ko nubwo bari mu bibazo bafite amafaranga menshi ababyeyi babo basize. Bakunze kuvuga ko ari bene Mobutu, Sani Abacha, Idi Amin Dada… ariko ngo babuze uko bakoresha kubera ko yafatirwa babimenye ko hari ugiye kuyarya.

Ubwo rero utekereza ayo ma miliyoni ukaboherereza nomero za konti ndetse n´udufaranga two kuzorohereza banki kuyaguha.
Hari n´igihe bagusaba ko waboherereza itike ngo muzahite mwiberaho neza. Abagufasha kugera mu gihugu iki n´iki cy´i Burayi cyangwa Amerika bakunze kandika basaba ubucuti. Ubasubiza ubwemera bakakubwira ko bashaka kukubona.

Bakubwira ko hari inama ikomeye nabo bazaba bafitemo uruhare bakagusaba kuyitabira ndetse bakakwemerera ko bazagufasha kugera muri icyo gihugu niyo waba nta rupapuro rw´inzira ufite ( passeport). Icyo gihe bagusaba ko wohereza udufaranga duke two kuzacumbika mu ihoteli iri hafi y´aho inama izabera watwohereza bakatwikenuza.

Ukibona ubu butumwa kuri aderesi yawe ya interineti, ujye ubushyira muri spam kandi wirinde gusubiza. Kuko uko usubiza ni ko agukwegera mu mutego we.
SHIKAMA

Uko niko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje. Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga. Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka. (1 Samweli 17:50−51).

Ni inshingano yacu buri wese ku giti cye kugaragaza umumaro we mu bo babana. Bishobora kuba mu baturanyi bawe, ku kazi, mu mugi wawe cyangwa ndetse n’igihugu cyawe; shakisha ahari igikenewe, maze utere intambwe yo kugishakira umuti.

Tekereza Dawidi iyo aza gufatanya n’abandi benewabo mu kurira no kwibaza akaga n’ubwoba Abisirayeli batewe na Goliyati. We ntiyabikoze, ahubwo yahagurukiye icyo kibazo. Yabonye hari ikibazo atera intambwe yo kugikemura. Ubwo bene se bageragezaga kumutangira, yarababajije ati “Ese nta mpamvu ihari?” (1 Samweli 17:29). Dawidi ntabwo yabaga mu ngabo, ariko yakozweho n’akaga kari kagwiriye ubwoko bwe maze ahitamo kugira icyo amara. Yamenye ko hari icyo yashoboraga gukora ngo ahindure amateka y’ubwoko bwe.

Kimwe n’ibyo, Mose na we yabaye umutabazi w’abana ba Isirayeli abakura mu bubata bukomeye bari barashyizwemo na Farawo n’ abambari be. Ntabwo yiyicariye mu ntebe ngo anegure Farawo amunenga ubugome bwe. Ahubwo, yatewe imbaraga zo kugira icyo akora n’icyifuzo cyo kubohora abana ba Isirayeli ingorane zikomeye babagamo mu Misiri. Naho se Esiteri? Na we yahinduye amateka y’ubwoko bwe atabara Abayuda kutarimburwa n’umugambi mubisha wari wateguwe na Hamani.

Aba barahagurutse ngo batabare abandi, maze bagira akamaro gakomeye mu isi y’igihe cyabo; ubu rero ni wowe utahiwe. Reba none ikibazo abantu bagukikije baba bafite maze utere intambwe yo kugikemura. Gira umumaro mu isi yawe. Iyemeze ku giti cyawe gufasha abandi, kuko mu isi yacu hari byinshi bikeneye inkunga yawe. Reka hakubemo ishyaka rikomeye, rigusunikira kugira icyo ukora ngo umenyekanishe ko ubuzima bw’abagukikije burushaho kuba bwiza kubera ibikorwa byawe. Gira icyifuzo gikomeye cyo kugira umumaro mu isi yawe no kugira icyo uha sosiyete nawe.

Isengesho Data mwiza wo mu ijuru, ngushimiye kumfungurira imiryango yo kugira abo mbera umugisha none. Kubw’Umwuka wawe, kandi binyuze mu bwenge bwawe, menya kandi ngasohoza byabindi wangeneye gukora, bizatera isi yanjye kurushaho kuba nziza, kandi bigahesha icyubahiro Izina ryawe, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Matayo 5:13 “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.

Pasitori Anitha

Ni ukuri , nu ukuri ndakubwira y’uko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana, Nikodemu aramubaza ati mbese umuntu yabasha ate kubyarwa kandi akuze? (Yohana 3:3-5)
Iyo uvuze kubyarwa ubwa kabiri abantu bashobora kumva ibintu bitandukanye. Aha ndashaka kuvuga ko bashobora no kubyumva nabi bigatuma bashobora no kutabicamo kandi ari umusingi w’ubukristo, bivuga ngo ibyo wakora byose utabanje kubyarwa ubwa kabiri nta mumaro biba bifite. Kubyarwa ubwa kabiri ni igikorwa gihindura umuntu mushya akava mu bya kera byose byamutandukanyaga n’Imana akaba icyaremwe gishya agasigara atariwe uriho ahubwo ari kristo uri muri we.

Mbere yo kwinjira neza muri ri jambo no gusobanura kubyarwa ubwa kabiri icyo ari cyo munyemerere mbanze mvuge bimwe mu bintu abantu benshi bakunda kwitiranya no kubyarwa ubwa kabiri;
Icya mbere ni idini cyangwa icyo bamwe bakunda kwita itorero, ushobora no kuvukira mu muryango ukijijwe, aha benshi babyishingikirizaho bagatekereza ko kugira aho usengera hakuranga hari aho bihuriye no kubyarwa ubwa kabiri kuburyo ushobora no kumubaza uti wabyawe ubwa kabiri ati nsengera mugatulika , pentekoti, zayoni, metodiste, abadive se n’ahandi henshi.

Icya kabiri ni imirimo cyangwa se zishobora no kuba inshingano umuntu afite mu murimo w’Imana, aha naho haba impaka nyinshi kuko umuntu atinda mu idini agatekereza ko rizamubyara ubwa kabiri, yabona atanga ibyacumi n’amaturo yitanga bakanamuha inshingano akagira ngo bizamubyara ubwa kabiri, ibi rwose ntibihagije yatarutse umusingi ukomeye cyane.

Icya gatatu ni kubatizwa nk’umuhango w’idini runaka cyangwa se itorero kugira ngo birusheho kumvikana neza, aha naho hibera ibibazo utabara ubaza umuntu uti mbese wabyawe ubwa kabiri ati rwose naranabatijwe maze n’imyaka myinshi mba mu itorero.

Ikindi ni ingeso nziza, kugira ingeso nziza bitandukanye no kubyarwa ubwa kabiri kuko hari abantu baba basanzwe bitonda, bavuga make ushobora kubabona ugatekereza ko babyawe ubwa kabiri. Umuntu yavuga byinshi ibi ni bike muri byo ariko bikomeza gushimangira ko umuntu akwiye kwigenzura akareba niba nta na kimwe muri bi yishingikirizaho agatekereza ko bizamukiza.

Nshuti namwe benedata ntimukirengagize iki gikorwa cy’ingenzi kuko ni umusingi w’ubukristo, dushobora kwirengiza ibintu byinshi mu nzira y’Imana, ariko hari ihame tutagomba kwirengagiza, nta nararibonye yo kubyarwa ubwa kabiri ntidushobora gukizwa no kwinjira mu bwami bw’Imana.

Dusubiye ku magambo twasomye mubyukuri Nikodemu yashoboraga kumenya ibintu byinshi ariko iby’ingenzi ntabimenye, yari umwigisha w’amategeko, umufarisayo akaba umwe mu bayobozi b’idini y’abayuda, wiyirizaga, agasenga kenshi,agatanga ibyacumi ariko Yesu amubwira ko agomba kubyarwa ubwa kabiri. Kubyarwa ubwa kabiri ni igikorwa kidasanzwe, (Yohana 1:12-13), ni uguhinduka guhera mu mutima hanyuma bikagaragara nyuma mu bikorwa no mu myifatire, ni uguhinduka icyaremwe gishya, rero ni itangiriro ry’imibereho mishya igihe umuntu amaze kwakira Yesu.

Gutaruka rero iki gikorwa ukibwira ko ujya mu ijuru ni ukwibeshya, mbega uba umeze nk’umuntu wagiye ahantu agasanga abakozi bakora akinjira mu gikorwa atazi ko babanje kwiyandikisha k’urutonde bajya guhemba nimugoroba batamuhamagara ngo ahembwe kimwe n’abandi bikamubabaza cyane ariko yakoze amakosa yo kutajya kubaza shefu wa eshantiyo ngo abanze amushyire kurutonde.
Imana idufashe tutazabura iby’imirimo twakoze kubera kwibeshya!

Buri wese areke kwizirikana ubwe ahubwo azirikane n’abandi (Abafiripi 2:4)

Amagambo makuru aboneka mu rwandiko rwa kabiri rw’Abafiripi usanga kandi akomeye ni “ABANDI”, umwami Yesu yabayeho akorera abandi,Pawulo yabayeho ashaka ibyiza by’abandi, Timoteyo nawe ni uko, natwe twagombaga gukora gutyo, ibyiza by’abandi bigahabwa umwanya ukomeye mu bitekerezo byacu.

Bibiliya iyo idusaba kwita ku bandi si uko aba ari byiza gusa, ahubwo nuko bihindukira bikatugirira akamaro natwe, nubwo bigora kwiyemeza kubaho ushaka ibyiza bya bose, burya bivuna umutima kurushaho cyane kubaho umuntu yirebaho we gusa.

Ubu isi yuzuyemo abantu bishakira kubaho bakurikiye inyungu zabo gusa,abo rero babona aribo bakennye kurusha abandi, babona aribo bateye nabi kurusha abandi, aribo bagira ibyago kurusha abandi, ibibi byose abyibonaho kuko atitaye ku bandi, aribabarira bigatuma ahora yigunze. Uko akomeza kwitekerezaho niko arushaho kubabara, ibyo bigera aho ubuzima bukabura icyerekezo kuko budashobora kuzana ibyishimo, bene uwo ntahaga, ntanyurwa ntaberwa, kuko yirebaho gusa,amaherezo ye ni ukwirirwa ku baganga afite umutwe udakira, n’ubwoba budasanzwe, ibiryo bye bihinduka ibinini, bidashobora kumukiza kwa kwikunda no ksirebaho, aribyo mvano y’indwara ze.

Umuti mwiza kuri bene abo ,ni ukwiyemeza kugira icyo bakora mu buzima cyafasha abandi. Hariho abantu bamerewe nabi batagira ubagemurira wiyemeje icyo gikorwa incuro nkeya ushoboye, nyamara wabona ukize iyo ndwara yo kwirebaho gusa, burya hariho abamerewe nabi munsi yawe, hariho abafunzwe badaheruka guseka kubera kubura icyo barya, burya byabindi urya hari abatabifite, bya bindi wanga kurya hari uwabibona agashima Imana, ya myenda ukoropesha hariho udafite icyo yambara, nubwo ubona ari ibyo bibi mubo mukorana, hari uwakwambara nkawe akwirirwa ashima Imana.

Ibyo gukora biriho byagufashiriza umutima, nawe ukagira umumaro kandi umutima wawe ukishima. Iyo umuntu yiyemeje gufasha abandi no kubakorera hari byinshi yunguka, incuti ziriyongera,kubaho umuntu yumva bifite intego, biranezeza kubona ufite uwo wagiriye umumaro , biranezeza kubona hariho ushima Imana kubwo kubaho kwawe.

MANA MFASHA NANJYE NGABANE KURI UWO MUNEZERO WO KUBONA UTARIGEZE ASEKA NA RIMWE MU BUZIMA BWE ASEKA KUKO WANDEMYE NANJYE NKAMUGIRIRA AKAMARO, MFASHA KUBONA UTARIGEZE ANEZERWA MBONE AKEYE KU MASO BITURUTSE KURI NJYE, MFASHA KWITA KU BANDI NKUKO WABIKORAGA. AMEN

Pastor Jules KAZURA

Ijambo ry’Imana: Luka 6:1-6:10

Iki cyigisho kigizwe n’amagambo atatu makuru : Isabato, Ikiruhuko na Kristo

Uyu munsi turi gusoma mu Butumwa bwiza, aho Yesu Kristo yivugiye ubwe ati: “Ni jye Mwami w’Isabato”. Mbese ibi bisobanuye iki?

Mbere yo gusubiza iki kibazo, reka tubanze dusome ijambo ry’Imana kuko ibyanditswe ari byo bisobanura ibyanditswe! Bumbura Bibiliya yawe mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 6, usome kuva ku murongo wa 1 ugeze kuwa 10.

Mbese Yesu yari ashatse kuvuga iki mu kuvuga ati: “Ni njye Mwami w’Isabato?”

Mbere ya byose, “Isabato” isobanura iki? Turifashisha Bibiliya tureba igihe Yesu yavugiyemo aya magambo. Duhereye ku cyanditswe cyacu, ni iki twatekereza ku Isabato?

Umurongo wa 1 – utubwira ko Isabato igira igihe ibera kidahinduka.
Umurongo wa 2 – hari ibintu bibujijwe ku isabato.
Umurongo wa 3 – hari ibintu bitemewe n’amategeko biba ku isabato. Yesu yongera kubigarukaho ku murongo wa 9.
Umurongo wa 6-7 – gukiza ntibyemewe ku Isabato.

Mbese ni iki ikiruhuko cyo mu ijambo ry’Imana kivuga ku isabato?

Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 4, ibuka ibyo Yesu yakoze ku Isabato.

Luka 4:16, 33 – ni umunsi wo kwiga no guhimbaza Imana
Luka 13:14 – ni umunsi wa 7 w’icyumweru
Luka 13:15-16 – ni umunsi wo kwisanzura
Luke 23:56 – ni umunsi abantu bategekeweho ikiruhuko

Mu Kigiriki no mu Giheburayo, ijambo Isabato risobanura ikiruhuko cyera. Mbese ni kangahe dufata ikiruhuko cyera?

Bibiliya Yera ivuga byinshi ku Isabato, ariko ubusobaburo nyabwo buboneka mu gitabo cyo Kuva 20:8-11, aho Imana itanga amategeko 10 iri rikaba ari rimwe muri yo: “Wibuke kweza umunsi w’Isabato.” Mu minsi itandatu ujye ukora ube ari yo ukoramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo Sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhuka kuwa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza.

Ni byo koko, ku ngengabihe y’Abaheburayo Isabato iri kuwa Gatandatu.

Iyo duhuje ibi byose, dusanga Isabato ari umunsi umwe mu igize icyumweru Imana yageneye ikiruhuko, kwiga, guhimbaza Imana no kwera!

Noneho se ibi bihuriye he n’urugendo rwacu rwa none? Yesu yari yatembereye we n’abigishwa be ku munsi w’Isabato. Kuko bari bashonje, basaruye amahundo bayavungira mu kiganza maze bararya. Icyo bakoze cyazamuye impaka!

Kuva igihe Yesu yatangiye umurimo we, Abayuda b’abanyedini bakomeje kugerageza kumutega ngo bamufate. Mbese ni kuki bageragezaga ku mutega?

Abatware b’Abayuda babonaga Yesu ababangamiye mu myizerere yabo ndetse no mu buyobozi bwabo busanzwe. Ni cyo cyatumaga bakoresha itegeko rimwe mu mategeko 10 yo mu isezerano rya kera bakarega Yesu. Aba batware bari bashize amanga mu gutega Yesu bakoresheje ijambo ry’Imana! Nyamara aba batware bari bafite umwuka wa satani. Ntiwibagirwe ko satani ashobora kuza ameze nka marayika w’umucyo, nyamara intego afite ari ukugutega.

Reka twigire kuri Yesu. Mbese yabashubije ngo iki?

1. Yesu yakoresheje ibyanditswe byera!

Nk’uko satani abigenza, abatware b’Abayuda na bo bagorekaga ibyanditswe byera. Yesu yabibukije imbabazi n’ubuntu by’Imana!

2. Yesu yababwiye ukuri ati ni Njye Jambo ry’Imana, ndi hejuru y’ibyanditswe byose (Luka 6:1-6:10)!

Yesu yavuze ko ari Umwami wa byose, hatavuyemo n’Isabato. Kugira ngo yerekane ko ari Umwami wayo nayo, yakijije umuntu mu maso yabo bose ku munsi w’Isabato!

Yesu ni Umwami w’Isabato! Isabato ni umunsi w’icyumweru Imana yashyiriyeho ikiruhuko, kwiga, gusenga, no kwera! Yesu ntabwo ari umunsi, ahubwo ni Umwami w’Ikiruhuko, kwiga, gusenga no kwera!

Mbese ni ayahe mahame ya Bibiliya twagereranya n’iri jambo muri iki gihe?

Mbere ya byose, mbese twakora amakosa amwe n’ay’abatware b’Abayuda turega Yesu? Hari ijambo Abakristo bakunze gukoresha ryitwa “Ibyemewe n’amategeko”.
Ibyemewe n’amategeko bivuga:

imyizerere y’uko agakiza gashobora kuba kabonerwa mu mirimo myiza
kugenzura imyitwarire hagendewe ku wakurikije amategeko
None se ubwo urumva “ibyemewe n’amategeko” bibumbye ukuhe kuri?
Yohana 6:28-29 hagira hati: “Baramubaza bati, Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?” Arabasubiza ati: “Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”
Abefeso 2:8-9 ho hagira hati: “Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira!”

Matayo 7:1-2: “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe”.

Abatware b’Abayuda baregaga Yesu barebaga ku “byemewe n’amategeko”, ari cyo cyatumaga bagoreka ijambyo ry’Imana. Mbese abakristo ba none natwe dushobora kugwa mu mutego wo kureba ku byemewe n’amategeko? – Birashoboka cyane! Hanyuma rero, mwirinde mutagwa mu muri uyu mutego!

Birashoboka!
Mbese ni izihe ngero z’ibyo abakristo bagwamo muri iyi minsi biteye bitya?

Kwizihiza Isabato kuwa Gatandatu gusa ni urugero rwiza rwo kureba ku byemewe n’amategeko muri iki gihe!

Kuko Isabato mu isezerano rya Kera yizihizwaga kuwa Gatandatu, abantu bamwe bategeka guterana kuwa Gatandatu! Mbese wowe ubona ute iki kintu cyo kuba imbata yo ku munsi wa gatandatu? Reka mbahe imirongo ikurikira:

Yesu ni we Mwami w’Isabato! Dore ikintu cy’ingenzi:

Yesu ni We dukwiye gusenga, ntabwo ari umunsi. Tugomba kubaha Yesu buri gihe kuko ari Imana akaba n’Umwami wacu Wenyine. Ni yo mpamvu umunsi utanganya agaciro n’intumbero tuba dufite mu gihe dusenga. Dushobora guhitamo umunsi dusha tse mu cyumweru, dupfa kuba gusa twubaha Yesu Kristo. Bitewe n’uko amatorero ya gikristo yo hambere yasengaga ku cyumweru afatiye k’uko ari umunsi Yesu yazutseho, amatorero ya gikristo agomba gusenga ku cyumweru niba ari wo munsi yahisemo, ariko ntacire urubanza abasenga ku yindi minsi.

Itorero ryitwa All Nations Bible Church (Itorero rya Bibiliya mu Mahanga Yose) riterana ku cyumweru, ariko nshobora gushyiraho undi munsi wo mu mibyizi tukawuteranaho dusenga Yesu Kristo!

Wirinde utaba imbata y’amategeko! Mbese ni ayahe mahame yandi ya Bibiliya twagenderaho muri iki gihe?

Tugomba kwirinda kugwa mu mutego wo gusobanura cyangwa kumva nabi ibyanditswe byera.

Byongeye, Yesu ni Umwami w’Isabato! Yesu ni Isabato! Yesu ntabwo ari umunsi, ahubwo ni Imana iri kumwe natwe. Ni yo mpamvu,

Wowe iruhukire, wige, usenge, kandi ube uwera muri Yesu Kristo!
Mbese ni gute twashyira ibi mu bikorwa? Reka nkwibutse icyo Imana itubwira mu Befeso 6:11 –Mwambare intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa satani.

Tugomba guhora twambaye izi ntwaro z’Imana! Mbese uribuka izi ntwaro izo ari zo?

Umukandara w’ukuri! Mbese umukandara w’ukuri ni iki?

Iyo turebye, (Inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, kandi Imana ni imwe!), Umukandara w’ukuri ni Yesu Ubwe!Tugomba gukenyera Yesu Kristo! Ukenyere Yesu Kristo kandi umwiringire muri byose!

Mwambare gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza! Icyuma gikingira igituza kigereranywa no gukiranuka, ni umutima wejejwe n’amaraso ya Yesu Kristo! Ntabwo tugomba kubika ibyaha mu mitima yacu.

Mukwete inkweto z’ubutumwa bwiza! Niba hagize ukubaza impamvu uri umukristo, mbese witeguye kumusubiza impamvu?

Mutware kwizera nk’ingabo! Wibuke ko ingabo ari iyo kwirinda si iyo kurwanisha. Mu yandi magambo, menya uko ugomba kwitwara, urinde kwizera kwawe ariko nturwanire mu mubiri!

Mutware inkota y’Umwuka, ni ko Yesu avuga! Icyo Yesu avuga hano ni Ijambo ry’Imana – Bibiliya yose! Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana! Mwakire agakiza kabe ingofero, ari ko kurinda ibitekerezo byacu tuzirikana ko tujya mu ijuru! Abakristo ni abaturage b’ijuru! Abakristo ni abana b’Imana!

Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga!

Icyigisho cya Paul Clemente,

Umubwiriza 7:8 - Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo, uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone.

Mu gihe twitegura gusoza uyu mwaka wa 2015, natekereje cyane ku migabo n’imigambi twari twihaye kugeraho muri uyu mwaka dusoza. Ntekereza cyane ku mishinga twari dufite n’uburyo umwaka usize myinshi itagezweho. Ku ruhande rwanjye, nibutse imwe mu mishinga nari mfite ntashoboye kugeraho kd nari nifuje cyane kuyisohoza. Imwe muriyo ni ibitabo nagomba kwandika ariko ntashoboye gusoza.
Ndahamya ko nawe usoma ubu butumwa ufite byinshi utagezeho kd warabiharaniye.

Ngufitiye inkuru nziza: Ibyatangijwe bifata igihe mbere y’uko birangira. Bigira igihe bisohoreramo gitandukanye n’icyo byatangiriyeho. Nibutse ko igihe umuntu abibyemo imbuto ataricyo gihe asaruriramo. Ariko uko bisa kose, ibyishimo by’umuhinzi biba mu isarura. Ibi byamfashije kumva ko iherezo ry’imishinga yacu ryegereje kandi ko uko bizasozwa ari byo byiza ku buryo twabitangiye. N’ubwo bitinze gusohora biri kurushaho kugana ku byiza.
Bityo rero nshuti yanjye, menya neza ko Imigambi utagezeho muri 2015 izagera igihe ikagerwaho kd iherezo rizaba ryiza kiruta uko ubitekereza.
IGA gutegereza.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko [email protected]

Ni byiza ko nakijijwe, nibyiza ko wakijijwe/ wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Hanyuma se ? Iki ni ikibazo nakwibaza nawe ukakibaza. Mbese iyo umuntu abonye akazi ahantu, baba bakamuhereye iki?

“Ibisarurwa ni byinshi , ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyiribisarurwa yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” Matayo 9:37-38

Uko dukizwa, uko tubatiza abantu benshi baza biyongera kuri twebwe, ni ukugirango twinjire mu murima tujye gusarura kandi umurimo ni mugari. Ba sogokuruza barakoze baragenda, bagiye batawurangije natwe turakomeje. Imana ishimwe
Nyuma yo gukizwa, umuntu afata igikoresho akajya mu murima w’Imana gufatanya n’abandi bariyo. Imana ishimwe.

Ese aho mu murima w’Imana bakorayo iki?

Nkuko mu rugo habayo imirimo myinshi kandi itandukanye , niko no mu murima w’Imana bimeze: Mu murima w’Imana bafasha abakene, babwiriza ubutumwa abantu bakava mu byaha, basengera umurimo, basura abarwayi batagira gisura, bavuganira abatagira kivugira, bubaka insengero kugirango abazashaka gukizwa batazagira imbogamizi zo kutagira aho gusengera, batanga amaturo yo gufasha umurimo w’Imana kuko ukenera ibintu byinshi…….. Ni urutonde rurerure ariko buri wese akora akurikije imbaraga ze ndetse n’ikintu yiyumvamo/ yumva akunze kuba yakora.

Ujya wumva wakora iki mu murima/ mu murimo w’Imana?

Ubusanzwe “gukora” ni ikimenyetso cy’uko umuntu ari muzima , atarwaye, atamugaye, adafite ikibazo! Imana idusobanurire .

Ikindi uko umuntu akora , niko arushaho kumenya gukora ( icyuma kidakora kiragimba, kizana ingese, kigeza igihe kitagishobora guca cyangwa gukata).
Ko muhagaze mudafite icyo gukora kandi Umwami Yesu Kristo atanga imirimo, imirimo iri imbere yanyu nk’umurima we, nta mpamvu yo guhagarara, ngo usigare ujya gusenga nabwo rimwe na rimwe umeze nk’indorerezi. Yesu adusobanurire.

Ikijya kidutera imbaraga nuko Umwami wacu ngo adakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu myiza. “ Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe” . Matayo 20:2

“Bugorobye Nyiruruzabibu abwira igisonga cye ati : Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku banyuma ugeze ku bambere” Matayo 201:8
Ikibazo si igihe watangiriye kwinjira mu murimo, igikuru ni ukuba witeguye gukora, kandi akazi siko gasanga umuntu mu rugo, ahubwo umuntu niwe uhaguruka akajya gushaka akazi.Ibihe byiza
Alice

 Umuhanuzi Yesaya aduha urugero rw’ uko twavura ururimi rwacu

1. Yesaya yegereye Imana arasenga asengera kwezwa yabonye Imana yicaye ku ntebe y’ ubwami ahirengeye ndende ishyizwe hejuru ”(Yesaya 6:1)

 Buri muntu wese ushaka gushimisha Imana agomba kwegera ubwiza bwayo, kugeza igihe aboneye intumbero yo kwezwa.Gukira kose,imigisha yose,ubutsinzi bwose butangirira ku birenge by’ intebe yayo, aha niho dushobora kubonera kwera kw’ Imana. !

2. Mu kubaho kwera kw’Imana Yesaya yamenye neza ko iminwa ye yanduye nuko aravuga ati n’ishyano ndapfuye we ! kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye,kandi amaso yanjye abonye umwami uwiteka nyiringabo (yesaya 6:5)

 Kubera iki Yesaya yasakuje agira ati ndi umunyaminwa yanduye ? Ni ukubera ko yari yitegereje Imana y’ icyubahiro ! tubona ibicumuro byacu ko bikabije iyo tubonye ubwiza bw’ Imana. Umucyo wo kubaho k’ukwera kw’ Imana ukuraho ibidutandukanya nayo byose!

3. Yesaya yemereye Uwiteka kumukozaho no kumwezesha umuriro wo mw’ ijuru : n’ uko umwe mu baserafi aragaruka afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro, arinkoza ku munwa arambwira ati dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho (Yesaya 6:6-7)

Ijambo ry’ Imana n’ikara ryatuye Umwuka wera ukaba umuriro , muri ubu buryo wakozweho n’ Umwuka Wera binyuze muri ubu butumwa kandi Imana irashaka kugushyira umuriro ku rurimi kugira ngo ikweze.ishobora kubigukorera niwemerera ijambo ryayo kukwemeza ! Ni we wenyine ushobora kubikora, icyo wowe usabwa ku ruhande rwawe ni ukwatura gusa nka Yesaya ugira uti’’n’ishyano ndapfuye we kuko ndi umunyaminwa yanduye

Reka ijambo ry’Imana rikwinjire rikugere kure kandi wezwe n’ umuriro waryo. Atura ugira uti : yego birandeba mwami eza iminwa yanjye n’ ururimi rwanjye oza akanwa kanjye n’ umutima wanjye

Twavuga byinshi ku bijyanye n’ ururimi ariko kubyiyongera kuri ibi ,mu gitabo cy’Imigani 18 :21 ijambo ry’ Imana riravuga ngo ururimi nirwo rwica kandi nirwo rukiza niyo mpamvu nk’abakirisitu tugomba kurukoresha neza kugirango tugirire abandi akamaro,iyo rukoreshejwe nabi rworeka imbaga kandi ngo mu magambo menshi habamo n’ibicumuro byinshi ariko umunyabwenge arinda ururimi rwe.

Marcellin Habumuremyi

“Kuko
Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege
kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16).

Amaraso y’igiciro ya Yesu Kristo ni cyo kiguzi Imana yatanze kubw’agakiza kacu: “kuko
muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro
mwatojwe na ba Sokuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa
izahabu…ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana
w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo” (1
Petero 1:18-19). Ibi byagombye guhita bikwereka uburyo uri uw’agaciro
ku Mana. Kuba yarohereje Yesu ngo apfire ibyaha byawe bigaragaza ko kuri
Yo ufite agaciro nk’aka Yesu.

Agaciro
kawe ku Mana kangana n’ubuzima n’amaraso bya Yesu Kristo. Iyo uza kuba
uri umwe hano mu isi, ukeneye agakiza, Yesu nabwo yari kuza akagupfira.
Intumwa Pawulo yasengeye ko twasobanukirwa urukundo rw’Imana
rutagereranywa (Abefeso 3:19). Imana iragukunda kurusha n’uko wikunda.
Ihimbajwe cyane no gutunganirwa kwawe kurusha n’uko wakwigera ubyifuza.
Nusobanukirwa n’uku kuri, ntuzigera wongera guhangayika mu buzima. Imana
igukunda kurusha ubuzima, kandi yabigaragaje igupfira. Kuri Yo, uri
uw’agaciro katagereranywa.

Imana igukunda nk’uko ikunda Yesu. Yesu ubwe yabivuzeho muri Yohana 17:23 ubwo yavugaga ati “ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze” Menya uku kuri none; iki nicyo kintu gikuru cyane kuri wowe; uri uw’agaciro ku Mana nk’uko Yesu ari.

Isengesho Data
mwiza, ngushimiye kunkunda urukundo rukomeye gutya kandi ruhoraho.
Nzahora iteka nibuka urukundo unkunda, kandi ndasenga ngo uzamfashe
gusobanukirwa no kurushaho ubugari, uburebure, uburebure bw’ikijyepfo
n’ubw’ikijyejuru bwarwo, mu Izina rya Yesu. Amen.

“Nicyo gitumye mbabwira y’uko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka Wera ni icyaha kitazababarirwa. Kandi umuntu wese usebya umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, n’aho haba mu
gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. » Matayo 12 :32-33

Icyaha kitababarirwa ni “Gutuka Umwuka Wera” nk’uko byanditswe (Mariko 3:22-30 ; Matayo 12:22-32).

Gutuka Umwuka Wera tubigereranya no gusuzugura cyangwa gutesha agaciro Imana. Ibyo kandi bigendana n’amagambo yose yo kuvuma Imana cyangwa gusuzugura nkana ibintu bitandukanye byerekeye ku Mana.

Gushyiraho Imana ibibi cyangwa ugahakana ibyiza tugomba kuyikesha. Mbega ni ibintu byose bibi ushobora kwerekeza ku Mwuka Wera.

Iyo usomye muri Matayo 12:31 ubona ko Abafarisayo bahamya ko ibitangaza Yesu Kristo akora bitakorwaga mu mbaraga z’Umwuka Wera ahubwo bashimangira ko abikora mu mbaraga za dayimoni Belizebuli (Matayo 12:24). Muri (Mariko 3:30), Yesu aherako asobanura neza ko icyo Abafarisayo bakoze, ko nta kindi uretse gutuka Umwuka Wera kubwo guhakana imbaraga ze (Mwuka Wera).

Kuvuga cyangwa guhamya ko imbaraga za Yesu Kristo zitava ku Mana Mwuka Wera ahubwo ko zituruka kuri dayimoni nabyo ni bimwe mu bigize iki kitababarirwa.

Ariko hari n’ubundi buryo bwo gutuka Mwuka Wera.

Kubeshya Mwuka Wera, nk’urugero rwa Hananiya na Safira (Ibyakozwe n’Intumwa 5:1-10). Bibliya itwereka uburyo kubeshya Mwuka Wera ari icyaha gikomeye cyane. Hananiya n’umugore we Safira, nyuma yo kubeshya Mwuka Wera, bombi bahise bapfa, bazize kubeshya Umwuka Wera.

Gushinja Yesu ko akorera mu mbaraga za dayimoni nabyo byari icyaha gikomeye kidashobora kubabarirwa kuko yakoreraga mu mbaraga z’Umwuka Wera. Nyamara ariko iki cyaha cyo gutuka Umwuka Wera muri iyi minsi gishushanya kwinangira umutima ukanga kwihana igihe Mwuka Wera akubwira kwihana ngo wakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Zimwe mu nshingano za Mwuka Wera ni ukwemeza ibyaha. Kandi tuzi neza ko nta muntu ushobora kwihana by’ukuri atabanje kwemezwa n’Umwuka Wera mu mutima we.

Iminsi ya none Icyaha kitababarirwa ni ugukomeza kutizera ibyo wamenye neza. Kwinangira mu mutima igihe Umwuka Wera akwemeje kwizera Yesu. Nta mbabazi z’umuntu upfa agapfira mu kutizera. Muri Yohana 3:16 haranditse ngo,”Kuko Imana Yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Nta cyari gutuma hari uwo ariwe wese utabasha kubona izo mbabazi keretse niba yaba we atabarizwa muri “Uwo ariwe wese” (umwizera).

Yesu yaravuze ati :”Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo : Nta wujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6). Guhakana ubwo buntu bw’agakiza nta kindi bisobanuye uretse kwihitiramo kurimbuka, kubera ko guhakana izi mbabazi twagiriwe bidashobora kubabarirwa na gato cyangwa bitangirwe ikindi kiguzi.

Abantu benshi batinya cyane ko bakoze ibyaha bimwe Imana idashobora cyangwa itazigera ibabarira, bityo bakiyumvamo ko nta cyizere na gito gisigaye kuri bo maze bakumvako bakomeza kwikorera ibyo bashatse kuko nyine baba babona ntagaruriro rikiriho.

Satani ntacyo yishimira kirenze kutugumana maze tukamukorera kubera iyo myumvire tuba twararangije kwakira. Ukuri ni uko iyo umuntu afite ubu bwoba, aba akeneye kuza imbere y’Imana, agahamya ko ari umunyabyaha,akihana maze akizera kandi akakira imbabazi z’Imana idusezeranya.

“Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranuka kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose”(1 Yohana 1:9). Uyu murongo uduhamiriza ko Imana yiteguye kubabarira icyaha icyo ari cyo cyose, ititaye ku buremere bwacyo, mu gihe cyose twemeye kuza imbere yayo n’umutima umenetse.

Niba rero uruhijwe n’uwo mutwaro wo kwishinja ukutababarirwa uyu munsi wa none, menya ko Uwiteka ateze ibiganza bye n’impuhwe ndetse n’urukundo kugira ngo umusange maze akubabarire. Ntabwo azigera areka abamusanga cyangwa ngo Uwiteka ananirwe kukubabarira kuko ari Imana y’impuhwe n’imbabazi.

Isi igeze ku ndunduro yayo aho ibizira byinjiye ahera ha hera; Itorero rya Kristo murusheho kuba maso; ibyo turi kubona n’ibimenyetso byanyuma byo gukora ku mugaragaro kwa Anti Kristo no kugaruka kwa Yesu Kristo; Abasoma neza Bibiliya; ibi byose byarahanuwe kandi bigomba gusohora.

Ubutinganyi Imana yagiye iburwanya yivuye inyuma; nawe soma iki cyanditse wiyumvire; kandi aha byari kubafata gusa baryamanye; noneho ibaze bibaye kubana bihoraho?

” Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.”Abarewi 20:13

Bibiliya ntiyigeze ishyigikira narimwe cyangwa ngo yihanganire abaryamana bahuje ibitsina; bitandukanye naho isi ya none yabahaye kwishyira bakizana; igashyiraho n’amategeko abarengera akanabashyigikira.

Mu muco wacu tugira indangagaciro na za kirazira; murizo kirazira ko abantu babiri bahuje ibitsina babana cyangwa bakaba bakora imibonano mpuzabitsina hagati yabo; uretse ko ari iby’ubu by’amahano yaguye ubundi n’ikizira mu muco wacu; nk’abanyarwanda twaratewe ntitwabimenya.

Ubutinganyi buherekejwe nizindi mbaraga zikomeye zo guhakana Imana ziri mu ibanga

Erega burya agahugu umuco akandi uwundi; dufite umuco mwiza wubakiye kundangagaciro za kimuntu; yego ibyiza byahandi tuzabyigana; ariko amahano nayo tuyakumirire kure; abandi nabo bazatwigireho icyo; kandi erega burya kwirinda biruta kwivuza.

Burya buri kintu kigira umumaro wacyo nicyo cyagenewe gukora; Imana ijya kurema yaremye umugore n’umugabo kugirango bombi babyare bororoke; ese intego yo kubana kw’abatinganyi yaba ari iyihe? ariko mugirango anti Christo mwumva bavuga uzaduka; uri gukora murwuhisho n’iki? N’ibintu byose bizaza bishyiraho undi murongo urwanya uwo Imana yashyizeho.

Yego bamwe bavugako ariko babishaka ari nako bo banabyifuza; ariko ibyo abantu bifuza bakanabirarikira siko wabishyigikira ngo unabyemere; ese ufite umwana mutoya w’uruhinja akaririra urwembe uzi ingaruka mbi rwamutera warumuha? Muri ahantu hari kubera intambara; umwana wawe ukabona igisasu giteze; akarira ashegera kujya kugikinisha uziko cya muturikana wamureka kikamwica ngo nuko agishaka; dukwiye kuba maso tukamenya ibyo dukwiye gufungurura no kwimira; kuko ibyo umubiri wifuza siko byose twabiwuha.

Abantu bagifite amaso areba n’abagifite umutima nama muzima nibadahaguruka ngo bacyahe banakumire amahano ari kwaduka, tuzisanga isi yatujyanye aho ishaka kandi Imana yaturemye ngo tuyitware tuyitegeke.

” Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi. Intangiriro 1:28

Ubu abamamaza ubutinganyi banyanyagijwe ku isi; bahabwa n’amafaranga menshi yo gucengeza ayo matwara nubwo buyobe; ariko wakwibaza ngo abasobanukiwe ububi bw’ubutinganyi n’imbaraga ziburi inyuma bo bari gukora iki ngo barengere igihugu n’isi.

Dore ukuri kweruye ku cyaha cy’ubutinganyi dukurikije Bibiliya.

Bibiliya igaragaza ko ubutinganyi ari icyaha; kikaba ari ingaruka ikomeye iterwa no gusaya mu byaha; ubutinganyi kandi buterwa no guhakana Imana no kuyigomekaho abantu bakabaho mu bizima bwo kwinangira imitima.

Imana ijya kurimbura Sodomu na Gomora nukubera ko yari yararundukiye mu byaha n’ingeso mbi; aho abagabo bagabaga ibitero muzindi ngo; byo gufata abandi bagabo kungufu.” Nuko bahamagara Loti baramubaza bati: “Abagabo baje iwawe iri joro bari hehe? Basohore tubasambanye.”Intangiriro 19:5

Ubutinganyi n’ikizira; Bibiliya irabitubuza kandi ikarwanya ubwo busambanyi bw’indenga kamere

” Ntugatinge abagabo, ni ikizira.” Abarewi 18:22

Wagirango ubutinganyi nibwo bwakaduka cyangwa ukagirango bibiliya ibubuza abo mu isezerano rya kera gusa; hoya kuko Munzandiko Pawulo intumwa yagiye yandika; yagiye abihanangiriza kwirinda iyo ngeso; kuko bigira nizindi ngaruka nyinshi ku mibiri y’ababikora.

” Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. ” Abaroma1:26-27

Kubana Imana yemera; yishimira kandi yahaye umugisha; Nu kubana k’umugabo n’umugore; ibindi n’ibyaha n’amahano.

Kumva ngo umugabo n’undi mugabo; abiyitirira ko ari abakozi b’Imana ngo babasezeranyije babaha umugisha; Bari aho twakwita ahera h’Imana;koko biriya mutabibona cyangwa mubyumva mute? Ese abo biyitirira gukorera Imana; Imana bakorera n’iyihe?; Amayoberane no gukora ku mugaragaro kwa Anti Ksisto byasatiriye inzu y’Imana; Mube maso Yesu araje.

Bibiliya niryo tabaza rimukira ibirenge byacu abatayoborwa nayo bagendera mu mwijima; niyo mpamvu wumva izo ngaruka nayo mahano biri kuvugwa hirya no hino ku isi; ariko nubwo bimeze gutyo imbabazi z’Imana zirahari ;wowe waguye cyangwa ukaba mwizo ngeso z’ubutinganyi; Yesu aragukunda kandi dore agutegeye amaboko; ese utegereje iki?Ngino kwa Yesu aragukunda kandi arakugirira imbabazi n’ibambe. Amen

Source: Ibyishimo.com

Ibyakubayeho bibi Imana igiye kubihindura byiza

Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, (Abaroma 8:28)

Bitewe n’ ibyo umaze igihe unyuramo ugeze aho ushidikanya urukundo rw’ Imana uribaza uti: Imana iramutse inkunda kuki yemeye ko ibi byose bimbaho? Ko mvukira aha hantu, ko mbana n’ uyu muntu, ko mpomba, ko nshomera, ko nkena, ko banyanga, ko mbura ababyeyi, ko ndwara, ko mpora mu gutsindwa n’ ibi byaha,...bimwe tunyuramo mu buzima bwa buri munsi.

Nifuza kukwibutsa ko ibyo byose bidakuraho urukundo rw’ Imana: Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.(Yohana 3:16) Yesu yazanywe no kudukiza icyaha cya Adamu aduha ubugingo buhoraho hanyuma kubirebana n’ ibibazo ducyamo bya buri munsi uhumure Imana izabikora neza utangare niyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe (Ibyahishuwe 3:7)

Uwavuga aho ubuki buva ntawaburya: rimwe uzabona inzuki zagiye mumyanda hamwe bamena amafu hasi gushakamo ubuki izindi ziri mu ndabyo izindi zagiye kuvoma zirabivanga bikavamo ikintu cyiza kiryohera bose cyitwa ubuki ni bwiza nta mwanda na muke ubamo.

Imana izafata kahise kawe karimo ibikomere, imibabaro, kutitabwaho, kubura uburenganzira, bya bindi nawe wibuka ukababara iteranye na kubu karimo amasengesho, kwezwa kuba incuti y’ Imana, guhumurizwa bizabyara ejo hazaza harimo umugisha.

Bivuze ngo: Kahise kabi + k’ubu karimo gusenga = ejo heza huzuye ishimwe.

Ndakwingize ntiwibagirwe urukundo rw’ Imana ahubwo uvuge nka Yobu ngo: Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. (Yobu 19:25) Ongera ubwire Satani uti: Nzi neza ko Yesu ankunda amen.

Pastor [email protected]

Luka 7:37- 38- "Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arira mu nzu y’uwo mufarisayo, azana umukondo w’amavuta meza ameze nk’amadahano, ahagarara inyuma ye hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisiga ayo mavuta".

Maze iminsi nkurikiranira hafi amarushanwa y’abaririmbyi ba "Gospel" hari n’ubwo nigeze mba President w’akanama kagombaga gutanga igikombe cyiswe ’Umucyo Gospel Awards 2012’ cyari cyateguwe na Umucyo Community Radio ku baririmbyi b’indashyikirwa muri muzika ya gikristo. Ababyibuka icyo gikombe cyaje kwegukanwa na "Chorale IRIBA".

Uretse kuba nari nkuriye ako kanama, nkunda abaririmbyi cyane kandi uko mbishoboye njya mbashyigikira. Kubera kwitabira ibikorwa byabo nifuje gusangira namwe amagambo amazemo iminsi nise "Ubuzima buramya Imana".

Njya mbwira abantu dusengana ko n’ubwo ntagira ijwi ryiza riramya Imana niyumvamo umutima uramya. Nifashishije kino cyanditswe, nize ibintu byinshi ku buzima buramya Imana. Hari umwanditsi wavuze ngo amasengesho y’abakristo yibanda ku bibazo batura Imana; amashimwe n’ubuhamya bikibanda ku byo Imana yakoze (ku mirimo yayo) ngo ariko kuramya Imana bikora ku Mana ubwayo, byibanda ku Mana aho kwibanda kubyo yakoze.

Ubwo nibwo buzima nifuriza buri wese usoma iyi nkuru. Natangajwe cyane n’ibintu 5 bikomeye nize mu buzima bw’uriya mugore uvugwa muri iriya mirongo.

Dore bimwe mubyo yakoze byakoze kuri Yesu:
1) Akimenya ko hari inzu Yesu yatumiwemo, yamenye ko akeneye kujya aho Yesu ari. Abakristo bo muri iki gihe ntibakigira inyota yo kujya mu materaniro nyamara bakiyita abaramyi!

2) Yamenye ko n’ubwo agiriwe amahirwe yo kwegera Yesu ari umunyabyaha. Benshi babaye aho Yesu ari ariko batibonaho ibyaha. Umutima wicuza waragiye. Ijambo riravugwa ntibaryireberemo. Bahamagara abihana ntibumve bibareba.

3) Ageze imbere ya Yesu yaciye bugufi amwikubita imbere. Benshi mu bitabira amateraniro muri iki gihe ntibaca bugufi. Baracyari abibone. Uririmbye abantu bagafashwa yikubita ku gatuza.ubwirije bagafashwa ahinduka igitangaza, uhanuye bigasohora nibyo yirata.

4) Yiyambuye icyubahiro. Umusatsi w’umugore nicyo cyubahiro cye ariko yawuhinduye uwo guhanagura ivumbi. Benshi batindanye ibyubahiro byabo. Abaririmbyi, abasenzi, abashumba, abahanuzi benshi bahagaze ku byubahiro byabo. Barabigendera, babikomeyeho ni nabyo bakorera.

5) Yatanze iby’agaciro yari afite: amavuta y’agaciro kenshi. Namenye ko bamwe mu bakozi b’Imana dufite, benshi mu baramyi n’abakristo badatura cyangwa ngo batange icya cumi.

Ab’ubu batandukanye na Dawidi wavuze ngo: "(...)"Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose (...) sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye." (1 Ingoma 21:24).

Ibi bintu uriya mugore yakoze byatumye Yesu amwemera cyane atabitewe n’amagambo yavuze ahubwo bivuye ku buzima buramya. Kuramya Imana ishaka birenze cyane indirimbo turirimba n’amagambo twamenyereye. Ni ubuzima ubayeho. Ng’uko kuramya Imana ishaka, ng’ubwo ubuzima buramya Imana ugomba guharanira. Mugire umunsi mwiza mwese!

2Timothy 2:19

Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditseho iki kimenyetso ngo” Uwiteka azi abe”, kandi ngo “umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye”

Ndagira ngo dusangire kuri aya magambo meza agira ati” urufatiro rw’Imana no kuva mu bidatunganye’’.

Umuntu wese wakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we yanditse kuri uru rufatiro. Kumenywa ni ikintu kiza kandi cy’ingenzi mu buzima abantu bose bumwa baharanira, bamwe bakanabiharanira bakabigeraho.

Iyo umenyanye n’umuntu ukomeye mu buzima busanzwe wumva ufite urufatiro rwiza dore ko utazigera ubura seriviai runaka muri biro runaka kandi ufiteyo umuntu ukuzi, ibyo bigira umumaro muke. Ariko Kumenywa n’Imana bifite umumaro ukomeye kuko nyuma yo kumenywa n’Imana, Imana nayo ubwayo irakumenyekanisha, duharanire kumenywa n’Imana.

Uwiteka azi abe: Niba abantu bita kubo bazi, Imana yo yabuzwa n’iki kwita ku be, Yesu yagize ati” niba abana b’abantu ari babi kakamenya gutanga ibyiza, njye nzabura nte guha ibyiza abanyubaha.

Muze dushake ubucuti ku Mana, nayo ntizabura kutugirira neza, Ijambo ry’Imana riti” Kwitoza ku mubiri kugira umumaro muri bike ariko kwitoza kubaha Imana kugira umumaro muri byinshi kuko gufite n’ubugingo buzaza.

Dukwiye kuva mu byaha (ibidatunganye) tukegera Imana nayo izatwegera, turwanye satani nawe azaduhunga, kandi birya bibazo bikuvuna ntabwo byakongera kukuvuna kuko uzaba ufite uwo kubyikorera. Urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, ntabwo Imana yigeze ihagarika kurengera abantu, iracyabafitiye imbabazi n’ibambe, na bya bindi byawe arabishobora.

Mumwikoreze amaganya yanyu kuko yita kuri mwe! Ukuboko kw’Imana ntikwaheze ngo ananirwe gukiza n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva (Yesaya 59:1).
Imana ntabwo yarekeye aho gukora! Iracyakora kandi yitaye ku byawe niba uyemereye ukayiha ubugingo bwawe, ubuzima bwawe, ubwenge bwawe ndatse n’ubutunzi bwawe!

Imana ibahe umugisha!

Ev.Ndagijimana Donath

Yohana 4:24

Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri." Ku iriba rya Yakobo, Yesu n’Umusamariyakazi baganiriye hejuru y’uburyo nyabwo bwo gusenga Imana.

Muri kiriya gihe, hari itandukaniro rikomeye hagati y’imisengere y’Abayuda n’iy’Abasamariya. Bagiraga imisozi bemera: Gerizimu ku Basamariya na Yerusalemu ku Bayuda. Yesu aganira n’uriya mugore yabanje gukosora imyumvire ku bijyanye n’aho basengera. Niko kumubwira ariya magambo yavuzwe. Amwe mu masomo nize muri iki cyanditswe ni aya:

1. Gusenga Imana nyako ntigukomoka ku hantu dusengera. Ab’iki gihe bagomba nabo kwigishwa iki kintu. Kimironko, Kimisagara, Gatenga, Kanyarira, Kampala Prayer mountain, Gitavi, Nzovu, Kadeshi, Kibeho, Isiraheri,...n’ahandi. Siho hatera amasengesho kwemerwa! Nta reseau (rezo) ihaba! Resau iba mu mutima.

2. Gusenga Imana nyako ntaho guhuriye n’uwo twasenganye cyangwa n’umubare w’abo twasenganye. Benshi bumva ko Imana ibumva kubera uwo basenganye. Ntabwo aribyo. Ikumva wowe ubwawe nkawe. Kuba turi magana atanu tugiye gusengera Uganda...cyangwa Kadeshi ntacyo bihindura ku misengere ya buri wese no ku buryo Imana imwumva.

Maze iminsi numva abantu bikubita ku gatuza ngo mperutse gusengana na runaka ahantu aha n’aha....Si cyo gikomeye.

3. Gusenga nyako ntabwo ari imyiyerekano. Ni igikorwa cyo mu mutima. Kuri benshi ni ingendo-shuri! Abantu bajya Isirayeri bakagaruka bari empty (amaramasa)..bajya Kadeshi cyangwa Kampala Prayer mountain bakagaruka uko bagiye.

Ariko nta muntu urashyira Yesu umutima ngo agaruke uko yagiye. Abasenzi Imana ishaka ni: - Ababikura mu mutima; - Abasengera mu ijambo aho gusengera mu gikundi; - Abasengera aho bari bose aho kwizerera mu misozi. Ongera witoze! Imana ibahe umugisha!!

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko [email protected]

“Udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami
n’abatambyi b’Imana ye, niyo na Se: icyubahiro n’ubutware bibe ibye
iteka ryose; Amen” (Ibyahishuwe 1:5-6).

Abami bo ku isi bakora ibishoboka byose ngo barere banatoze abana babo, kuko
baba ari abana b’ibwami. Abana babo ntibagenda, ntibavuga, ntibambara
cyangwa ngo bitware nk’abantu bandi basanzwe. Noneho ibyo basabwa
bikarushaho no gukomera iyo uwo mwana ari we usa n’uzima ingoma. Ni yo
mpamvu Solomoni yagize ati: “Nabereye data umwana, kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane. Yaranyigisha akambwira ati ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, Witondere amategeko yanjye ubone kubaho.” (Imigani 4:3-4).

Solomoni si we muhungu wenyine Dawidi yari yarabyaye, ariko ntibyamubujije
kuvuga ati “Nabaye umwana wa Data” kuko yari we utozwa kuzima ingoma ya
se. Hariho uburere bw’umwihariko Dawidi yagombaga kumuha abandi bahungu
be batahawe. Nk’abana b’Imana, turi abaragwa bayo: “Kandi ubwo turi abana bayo, turi n’abaragwa bayo, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo....” (Abaroma 8:17).

Uri umuraganwa na Kristo Yesu. Nturi umuntu usanzwe; uri umwana w’Umwami.
So wo mu ijuru atunze isi yose kandi yagushyizeho ngo wite ku bye. Ntibinatangaje ko Bibiliya ivuga ko ibintu byose ari ibyawe (1 Abakorinto 3:22). Mbega ukuntu ari byiza kuba umuragwa w’Imana!

Wahamagariwe kwima mu buzima nk’umwami. Fata icyemeze cyo kugenda, kuvuga no kubaho nk’umwami ariwe uri we. Wange kuvuga ubusa cyangwa kubaho ubuzima
busabiriza. Abami ntibavuga ubusa, ahubwo bakoresha ubutware bwabo. Ndetse n’igihe usenga, ntugasabirize. Ujye ubana n’Imana nk’umwana na Se. Imana iragukunda kandi izi ko uri umuragwa wayo, ufite uburenganzira ku murage wayo utarondoreka.

Isengesho Ndi urubyaro rwatoranijwe, ubutambyi bw’i bwami, uwejejwe kandi ndi
ubutunzi bukomeye ku Mana. Navukiye gutegeka mu buzima nkoresheje ubutware bw’Umwuka. Binyuze mu magambo yanjye, nteza impinduka mu rwego rw’umwuka kandi ngatuma ibyo nyuramo none bijyana n’umugambi w’Imana, mu
Izina rya Yesu.

Gucengera Ijambo

Umubwiriza 8:4 Erega ijambo ry’umwami rifite ububasha! Kandi ni nde watinyuka kumubaza ati “Urakora ibiki?”

Matayo 16:18 -Nanjye ndakubwira nti ‘’Uri Petero, kandi nzubaka itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’’

Hari umuntu wanyandikiye ansaba ko ntegura inyigisho hejuru y’itorero. Byahuriranye n’uko aho narindi mu rugendo muri Nijeriya nasuye itorero rya Foursquare, mbona inyubako nziza nyinshi amatorero yubatse, mbona ibikorwa binyuranye by’iterambere itorero ryakoze ndetse mpura n’abantu bafite ishyaka ryinshi mu murimo w’Imana bintera kwibaza cyane ku itorero n’imbaraga zaryo.

Uno munsi ndatangira inyigisho nzagarukaho kenshi nise " Itorero rya Kristo mu mugambi w’Imana". Maze gusoma kino cyanditswe nahise niga cyane ku bintu twitiranya n’itorero nyamara atari ryo.

None ndavuga gusa kuri kimwe. Nzavuga ibindi mu minsi ikurikira. 1. Itorero ntabwo ari inyubako igaragara. Abantu bakunze kwitiranya itorero n’inyubako. Wumva bavuga ngo Pastor, Bishop, Apostle runaka yujuje Itorero ryiza, cyangwa se rikomeye ahanaka!

Ababyumva bahita batekereza inyubako ndetse benshi bikabatera amatsiko yo kuyireba. Mbigereranya no kuvuga ngo urugo rwa runaka ni rwiza ugahita wumva inyubako atuyemo! Urugo rutandukanye n’inyubako. Rubaho mbere y’uko inyubako ibaho kandi rurakomeza no mu gihe yasenyutse. Ndetse tuvuga ko umuntu yasenye urugo inyubako abamo zigihagaze. Niko bimeze no ku itorero.

Usomye iriya mirongo usanga Yesu ataravugaga inyubako n’ubwo hari abakoresha iriya mirongo batera urujijo rushingiye ku nyubako y’itorero yubatswe yitirirwa Petero. Mu kuri kose, iriya mvugo ya Yesu ntabwo yavugaga inyubako.

Hari indi mirongo idufasha kubyumva. Ingero: - Imana ikongera Itorero abizera (ntabwo ari inyubako bongera abantu); - Herode arenganya itorero (si inyubako ); - Itorero riratotezwa; - Paulo asuhuza Itorero; - Inzandiko ku matorero yo muri Aziya... Va ku nyubako ubona.

N’ubwo kugira inyubako duteraniramo ari ikintu cyiza kandi gikenewe, ntaho Itorero rya Kristo rihuriye na za "Cathedrals" tubona. Ibishushanyo mbonera bikanganye n’inyubako zuzuzwa nziza sibyo Torero Imana ivuga ....! Itorero rirenze inyubako.

Nari kubabara cyane iyo inyubako n’ibikorwa nabonye Nijeriya biba gusa inyubako...n’ibigaragara! Niba uhitamo Itorero ureba inyubako uracyari kure! Benshi inzara iribatsinzemo, nta masengesho aribamo, umwuka ntarirangwamo, n’inzu y’imihango! Inzu itagira ubuzima...Renza amaso inyubako nibwo ubona Itorero. Iyi nyigisho irakomeza mu gice cyayo cya kabiri. Mugire umunsi mwiza mwese!

" 1 Abami 21:1-3: Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezereli, yari afite uruzabibu i Yezereli hafi y’i Bwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya......: Naboti abwira Ahabu ati "Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya basogokuruza banjye."

Iyi ni inkuru dusanzwe tuzi, y’uyu mugabo Naboti wari ufite uruzabibu, cyangwa se umurima hafi y’i Bwami. Umwami rero nyir’igihugu cyose, yaje kwifuza wa murima, rwa ruzabibu rwa Naboti, amubwira ko aribumuhe amafranga yose akeneye kuri rwo cyangwa akaba yamuguranira ahandi haharuta ubwiza cyangwa se ubunini.

Nkimara gusoma izi nkuru, natunguwe n’igisubizo uyu mugabo yasubije Umwami. Natekereje nti ‘’ese iyo bizakuba wowe cyangwa njye, narikubigenza nte?’’ Tekereza President w’igihugu agize ikintu yifuza iwawe akakigusaba; ndumva umuntu yahita akimuha vuba cyane, ntanuwatekereza gusaba ikiguzi, kuko wakumva byonyine kuvugana n’umwami cyangwa president ari ibintu bihambaye cyane, nkanswe noneho hari ikintu yifuje iwawe.

Izi nkuru z’uyu mugabo Naboti rero, zanteye kwibaza cyane ku gaciro gakomeye yahaye uyu murage (uruzabibu), yahawe na basekuruza: Mu by’ukuri numvise uyu murage twawugereranya N’agakiza twahawe.

Gusa ahubwo ndibaza nti ese aka gakiza kacu tugaha agaciro kangana gate? Imana idufashe, kandi itugenderere. Muby’ukuri, muri iyi si harimo ibintu byinshi bishaka kutwambura agakiza twahawe.

Hari ibihendo byinshi bya satani byifuza kutunyaga aka gakiza. Satani we hari n’igihe amenya agaciro k’ako gakiza kuturusha ariko bene data mureke dusabe Imana, kugira ngo idushoboze guhagarara dushikamye ku gaciro k’agakiza twaronse kubw’Imbabazi z’Imana.

Ni gakondo yacu twahawe, mureke dusabe Imana idushoboze gushikama. Tubitse uwo muremyi wo kwizerwa.

Ndumva icyampa wowe nanjye tukagira imbaraga zo gusubiza satani tuti: Biragatsindwa ko turekura agakiza twagabiwe n’Uwiteka. Imana iduhane umugisha twese, kandi idushoboze guhagarara tudatsinzwe.
Mugatabo k’umugenzi, aho bageze mu isoko mburamumaro, harimo ijambo rivuga ngo : " Gura ukuri ntuguranure"

Ndakwibutsa ko satani ashaka kukuguranira ngo akwambura agakiza wahawe, aho kari kari ahasimbuze ibyo ashaka, ariko ube maso, umusubize nka Naboti, umutsembere uti ‘’Biragatsindwa n’Uwiteka kurekura icyo nafashe, umire ukagundire, ugume mu nkuge, Yesu azakugororera, ube nka wa muririmbyi wavuze ngo mpisemo guhora nkizwa ngashingwa mu gakiza, Imana iguhe umugisha, Amen.

Damascene

Ikintu cyose Imana yaremye yaravugaga ngo habeho Urugero: Itangiriro 1:3 - Imana iravuga iti "Habeho umucyo", umucyo ubaho. Ariko igeze kumuntu iravuga iti "Tureme" umuntu mu ishusho yacu,ase natwe Itang1:26

Aha Imana yaduhaga ububasha bwo kuvuga bikaba, nkuko nayo ivuga bikaba niyo mpamvu nk’umukristo udakwiye kwitesha agaciro wivugaho, amagambo adafite aho ahuriye n’umugambi w’Imana kuri wowe!

Kristo iyo yageraga aho bapfushije yavugaga ijambo rizura,yageraga aho bababaye agasiga baseka uwo niwo murage yaduhaye njye nawe binyuze mu Kwizera, yavuze ko tuzakora ibirenze ibyo yakoze Yohana 14:12 –

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data. Ubwo yarwanaga na satani avuye gusenga, yatubereye urugero rwo kurwana no kunesha aho yavugaga ati "Handitswe ngo" Kugira ngo atwereke uko tuzajya turwana.

Dore uko yamusubije ashatse kumugeragereza ku nda: Matayo 4:4 - Aramusubiza ati"Handitswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ " Ese wowe urwanisha ijambo nkuko Kristo yatweretse cyangwa ucungira kuri "toka satani gusa"!

Menyako Guha agaciro Ijambo bingana no kugaha Imana kuko ringana na nyiraryo. Guhera uyu munsi soma ijambo ujye umenya uko urwana intambara nziza yo Kwizera kuko tukiri mw’isi dufashe igihe mu ntambara Yesu ati: Yohana 8:51 - Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose."

Mbifurije gutunga ijambo ry’Imana kandi rikaba muri mwe rigwiriye rwose niko Pawulo yavuze, ikindi mube muri ryo, mugendere muri ryo, mukore ibyaryo, mwubahe nyiraryo kuko ryifitemo ububasha bukiza urifite, Imana ibahe umugisha.

Nta we ufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Yohana 15:13-15.

Yesu ntabwo adusaba kumupfira, ahubwo adusaba kumwegurira ubuzima bwacu. Petero, umwe mu ntuwa ze yigeze kumusezeranya gupfana nawe kubera wenda uko yiyumvaga muri ako kanya, icyakora Yesu yahise amubwirira aho ko atabishobora, kandi koko byarangiye amwihakanye.

Ikintu Yesu akubaza kugira ngo ube inshuti ye ntigikomeye, ni ukwemera kumuha ubuzima bwawe gusa, ugakora ibyo agutegeka. Ugahita uva ku izina ry’ubugaragu, ukitwa inshuti ya Yesu. Ugereranyije n’icyo byari kugusaba iyo atemera gupfa,wasanga akazi gakomeye yarakarangije, icyo adusaba kitagoye.

Yesu yemeye gusiga ubwiza n’icyubahiro, aza mu isi mu gihe kingana n’imyaka 33, agamije gusa gupfira abantu batamuzi kugira ngo abakize urupfu rw’iteka, atubature mu bubata bwa Satani. Ibi yakoze birakomeye, ni yo mpamvu ntawe asaba kubimwishyura, we aradusaba icyoroshye cyo gukora ibyo adutegeka, ubundi tugahita twitwa inshuti ze.

Yemeye gusiga icyubahiro cye, aza mu isi kugira ngo asohoze ubushake bwa Se wamutumye. Natwe rero hari icyo adusaba kugira ngo dusohoze ubushake bwe nk’uko nawe yasohoje ubwa Se (Imana).

Niba koko twemera kuba inshuti na Yesu, biradusaba kumuha ubuzima bwacu. Hari icyo bizagusaba birumvikana ariko ahubwo ukwiye kubikora wuzuye amashimwe kuko icyo yagukijije gikomeye kuruta icyo agusaba. Urugamba rwari rukomeye yararunesheje, urusigaye ntirukomeye.

Agakiza ntikakiri ikintu gikomeye kukageraho kuko igiciro cyari gihambaye Yesu yakishyuye, yadufatiye ifatabuguzi ry’imbabazi rihoraho, ubu icyo adusaba ni ukwegera umusaraba tukiyandikisha kuko mu bo yapfiriye natwe turimo.

Turashimira Yesu wemeye isoni z’umusaraba ngo aduhindure abaragwa b’ijuru, atwambure umwambaro mubi satani yari yaratwambitse, aduhindure abana b’Imana tubiheshejwe no kwizera amaraso Ye. Ni nde utamushimira ibyo? Akwiye icyubahiro mu mu mahanga yose. Izina rye rihabwe icyubahiro. Amina!

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Ministries.

Ese koko icyaha Adamu na Eva bakoze ni ubusambanyi?

Mbere y’uko tuvuga ku cyaha Adamu na Eva bakoze, reka tugaruke ku nshingano n’imibereho byagombaga kurangwa mu ngobyi ya Edeni.

Imana yashyize Adamu mu ngobyi ya Edeni imuha inshingano yo kuyihingira no kuyirinda. ‘’Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.’’ Itangiriro 2:15

Guhinga byari ugukorera ingobyi kugira ngo ikomeze gusa neza. Kuyirinda ni uko Imana yari izi neza ko hari umwanzi kandi agambiriye gusenya no kwangiza umuntu Imana yaremye. Yohana 10:10

Satani yinjiriye mu ntege nke za Adamu kuko yananiwe kurinda nk’uko Imana yabimuhayemo inshingano. Satani aganiriza Eva kuko Adamu ahabwa inshingano atari ahari. Ikindi cyabayeho ni uko inzoka yasanze Eva waremwe nyuma atari azi amakuru y’ibiti bemerewe kuryaho n’ibyo batemerewe. Ibi Imana yari yarabibwiye Adamu mbere, ariko ntabwo Adamu yabyigishije Eva kandi byari mu nshingano ze zo kumurinda.

Tugarutse ku kibazo twatangiye twibaza ku cyaha Adamu na Eva bakoze, benshi batekereza ko cyaba ari ubusambanyi.

Oya! Kuko Imana yaremye Eva kuba umufasha wa Adamu. Kandi kuva icyo gihe Imana yahaye umugisha ubukwe kandi irabweza. Bagombaga kubyara bakororoka kandi nta yindi nzira byagombaga kunyuramo itari iyo kuba umubiri umwe bakabana akaramata. No muri iki gihe cyacu abashyingiranywe byemewe n’amategeko ndetse n’Imana nta cyaha baba bakoze kuko baba basohoje umugambi w’Imana. (Itang. 2:20-25)

Ikindi kuvuga ko Adamu na Eva basambanye, kandi bari umugabo n’umugore ni ukwirengagiza nkana umugambi w’Imana wo kororoka ku isi kandi nta yindi nzira Imana yashyizeho itari ukubana k’umugore n’umugabo.

Abantu bakwiye gusobanukirwa ko ahubwo icyaha kirimo no kurwanya umugambi w’Imana ni ugushyingira abahuje ibitsina. Hano mu isi umugabo n’umugore bashyingiranwe byemewe n’amategeko n’Imana ntibaba basambanye, kandi babikorerwa n’abahawe ububasha n’Imana nkanswe abashyingiwe na Nyir’ububasha ari yo Mana.

Abantu benshi bakomeje kwibaza iki kibazo, ariko hihishemo umugambi wa satani wo gukangurira abantu gukora icyaha cy’ubusambanyi, abereka ko ari ibisanzwe Adamu na Eva babikoze, cyangwa se kubereka ko kuryamana hagati y’umugabo n’umugore nabyo byaba ari ugusambana, bityo bakirengagiza itegeko ribuza gusambana. Kuva 20:14, Matayo 19:18

Iyo umuntu atubashye itegeko ry’Imana ingaruka ntizitinda kwigaragaza. Iyo urebye ingaruka zituruka ku cyaha cy’ubusambanyi ni nyinshi harimo indwara nka SIDA, inda zitateguwe, gutandukana kw’abashakanye, n’ibindi.

Pastor Desire

Hari inkuru y’umuntu numvise ngo yatumwe mu gihugu cya kure ari ngombwa ko
ajyenda n’indege. Aragenda agera muri ya mahanga ya kure ajya mu manama
atandukanye biga ku bintu bitandukanye,igihe kiragera asubira mu ndege
agaruka ku bari bamutumye,biba ngombwa ko abaha raporo y’ibyabaye.

Yatangiye agira ati “twabaye tukigera mu ndege baba baduhaye ibiryo turarya,tugeze mu kirere indege ikimara guhaguruka baba baduhaye ibindi biryo.” Abamunazaga bati « mugezeyo se byagenze bite?” Arasubiza ati « bahise baduha ibiryo. » Mutangiye inama se byagenze bite » ati « twahise dutangira kurya dukora inama turangije baba baduhaye ibiryo na none. » Abamubazaga barumirwa kuko babonye ko uwo muntu
yibwiye ko yajyanywe no kurya gusa ntiyamenya neza icyari cyamujyanye by’ukuri.

Uko niko bimeze ku bakrisito benshi Imana yabashyize mu myanya itandukanye
ariko ntibamenya impamvu bajyayo baririra, abandi barinywera, abandi bararira (ubwo abo ni abari mu bibazo) ,ariko bibagirwa ko bari mu butumwa bukomeye bwo guhindura abari mw’isi kuba abigishwa nkuko Imana yari ibigambiriye ubwo yadukizaga.

Yesu agiye kujya mu ijuru yategetse abigishwa be ikintu gikomeye cyane ati »mugende mu mahanga yose muhindure abantu bose kuba abigishwa » Matayo 28 :18-20

Kugirango ubutumwa bugere ku bantu bose Imana yabiteguye neza cyane kuko yari izi neza ko abantu babaho ubuzima butandukanye kandi ahantu hatandukanye ,
aho hose rero hagombaga kuboneka umuntu runaka Imana yakijije,kugirango abwire abahari iby’agakiz ak’Imana. Ibi bigaragarira neza mu ngero nyinshi z’ijambo ry’Imana.

Turebe ku batavugwa nk’abanyamumaro kuko ibyabo bititabwaho ariko bakaba
barakoze ibikomeye mu gihe cyabo kandi bakoresheje imyanya yabo kuko bamenye neza ko aho Imana yabashyize hose yari ibakeneyeho umumaro.

Hari umugabo umwe wabwirijwe ubutumwa bwiza na Yesu kandi amubwiriza
amagambo akomeye cyane amwitaho kuko yari azi neza aho agomba kuzagira
umumaro, uwo yitwa Nikodemu. Nikodemu uwo yaje gushaka yesu ari nijoro,
kuko yari umufarisayo atinya bene wabo,maze yesu amumenyesha inzira
y’agakiza,nuko yisubirira aha yabaga ariko yahindutse. yohana 3 :1-21

Umunsi umwe abafarisayo batuma abasirikare ngo bajye gufata Yesu ariko
ntibabikora, maze bagarutse babaza impamvu batamuzanye, bababwira ko nta
muntu numwe uhwanye nawe, maze abafarisayo mu bwirasi bwabo baherako
bavuga aya magambo bati ‘mbese namwe mwayobejwe ?hari umuntu numwe wo mu
bakuru cyangwa mu bafarisayo wamwizeye ? Ariko abo bantu batazi
amategeko baravumwe. Nikodemu wa wundi wigeze gusanga Yesu kera kandi
wari umwe muri bo, arababaza ati »mbese amategeko yacu acira umuntu
urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze ? »

Baramusubiza bati »mbega nawe waturutse i Galilaya? irebere mu byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya. » Barataha umuntu wese ajya iwe.
Yohana 7 :47-53

Abafarisayo ntibatekerezaga ko hari numwe wo muri bo wakwizera Yesu, ntibari bazi
ibanga ry’uko Yesu afite abe mu nzego zose,aho abitwa ababwirizabutumwa bakomeye badashobora kugera.

Ninde wari kwinjira mu nama y’abafarisayo ngo ababwirize ubutumwa keretse
umwe muri bo? Ni Petero se ? Ni Yohana se? Oya bo bari mu mwanya wabo
aho Imana yabashyize nibyo yabahaye na Nikodemu yagombaga gukora mu
mwanya we akoresheje ibyo Imana yamuhaye. Yakoresheje imvugo y’amategeko
kuko yari ari kumwe n’abanyamategeko kandi bariganye batayamurusha,
ayakoresha kugirango abemeze ko bashaka gukora ibitaribyo. Bahise
bataha buri wese ajya iwe, nta mwanzuro bafashe kubera ko umwe muribo
batari biteze basanze nawe yarizeye Yesu. Imana yamushyize muri uwo
mwanya hari umugambi kuri we aho ari.

Nawe aho uri hari impamvu kandi ntawundi imana itegereje ko azaza
kuhabwiriza keretse wowe. Aho uhari hari impamvu, bwiriza ibya Yesu
Kristo. Nikodemu wari waraje kureba Yesu nijoro yaje kumuhamya ku
manywa, byashoboraga kumuviramo ingaruka ariko na none ntiyashoboraga
guceceka.

Pastor Kazura Jules Bagaramba

Petero aramwihererana atangira kumuhana ati: Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”Arahindukira abwira Petero ati: “ Subira inyuma yanjye satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu” Matayo16:22- 23

Aha ni igihe Yesu yari arimo kuvuga iby’ukuntu azababazwa , agapfa akazuka nk’uko mission ye yari iri, ariko Petero agatangira kumuhana no kumwumvisha ko rwose ibyo bintu bidakwiriye kubaho, ko Imana itakwemera ko ibyo bintu bibaho.

Ijambo ryamfashije ni ukuntu Yesu nubwo ari Petero bavuganaga, yahise asobanukirwa neza ko Atari Petero uvuze, ko ahubwo ari satani uvugiye muri Petero: Arahindukira abwira Petero at: “ Subira inyuma yanjye satani.

Bibiliya itubwiye ko Petero yihereranye Yesu…. “Petero aramwihererana atangira kumuhana…”. Nako si Petero wihereranye Yesu nubwo mubigaragarira amaso y’abantu ari Petero ,iryo jwi ryari irya satani …!
Kandi ibyo si igitangaza, kuko na satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo .1 Abakorinto 11:14

Satani yigira nka marayika w’umucyo akatwihererana, aza yigize nk’udufitiye impuhwe n’akajwi kiyoroheje kandi ari ikirura.

“ Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “ ni ukuri koko Imana yaravuze iti: “ Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?” Uwo mugore arayisubiza ati: “ Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse…..iyo nzoka ibwira umugore iti; “ Gupfa ntimuzapfa….”Itangiriro 3:1-5

Inzoka ariyo satani ngo yihereranye Eve itangira guhinyuza ibyo Imana yamubwiye, itangira kumwerekako ahubwo ariyo imufitiye impuhwe , ko Imana yabagiriye nabi, itabifuriza ibyiza…..ariko amaherezo yabaye urupfu ndetse n’akaga gakomeye kageze no kuri twebwe twese. Nyamara satani we amwihererana yamubeshyaga ko ahubwo bizatuma amenya ubwenge akamera nk’Imana, nguko uko akora!

Satani ajya atwihererana kenshi, ariko ikibazo nuko tudahita dusobanukirwa ko ariwe ngo tumubwire ngo “ Subira inyuma yanjye satani nakumenye”. Haba igihe ngira amahirwe yo kumenya ko ariwe, ngahita mfata ingamba zo kumurwanya nshikamye, hakaba nubwo aza yigize nka marayika w’umucyo ngatinda kumuvumbura…

Wowe bimeze bite! Ese ugirango Imana yakubwira ngo kuba umaze igihe mu nzira y’Imana ntacyo byakumariye! Ugirango Imana yakubwira ngo wapfa uraje ukorwe n’isoni! Imana se yakubwira ngo uzapfa ntacyo wimariye, ngo n’abandi bose barabikora nta kibazo nawe wabikora! Ugirango Imana yakubwira ngo kora icyaha ntakibazo uzihana bakubabarire….Iryo jwi rikubwira ibinyuranye no gushaka kw’Imana riba riturutse kuri satani…. Ngo abandi baribye barakira kandi nta muntu ukira atibye….., ngo imyaka irakurenganye n’ubundi ntacyo ugitegereje….
Imana iduhe Umwuka Wera uduhishurira uburiganya bwa satani.
Ibihe byiza , Imana idusobanurire

Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera 1 Petero 5:8

Alice

Dusome : 1 Tes 5:18 " Mu bibaho byose muhore mushima, kuko aribyo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.".

Ubwo Abraham Lincoln yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za America (USA) ahagana mu w’1860 cyari igihe cy’ibibazo igihugu kiri mu ntambara. Abantu benshi bamusangaga babaga baje kumutura ibibazo. Umunsi umukecuru yatse audience, perezida amubonye atangira kumusomamo ibibazo . undi ati: Nyakubahwa nzanywe n’ikintu kimwe no ukugushimira uburyo ufasha abantu kandi ngufitiye n’impano arangije arigendera.

Nyuma Abraham yaje gusanga yamupfunyikiye umugati muto ariko bitewe n’umutima yabikoranye byamukozeho Ku buryo yabaririje aho atuye aramugororera cyane

Niba abantu bakunda ko tubashima bavandimwe Imana yo bite? Dufite rero impamvu zifatika zo kuyishima nizo tugiye kuvuga.

Dusome nanone Zab 22:4 " ...... Intebe yawe igoswe n’ishimwe ry’Abisirayeli"
Iyo bavuze gushima muri byose habarimo n’ibisharira niyo mpamvu Yobu agira ati ’twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga ibibi( ibisharira)’ Yobu 2:10.
Reka turebe zimwe muri izo mpamvu:

1) Imana ibasha guhindura ikigaragara nk’ikibi irembo ry’umugisha
Itangiriro 50:20 " Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi , ARIKO IMANA YO YASHAKAGA KUBIZANISHA IBYIZA, Kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu. Ubugambanyi bwa bene se, kubeshyerwa kwa Potifari no gufungwa byabaye irembo ryo kuba uwa kabiri kuri Farawo no kurokora umuryango Wa Yakobo inzara yabicaga hirya no hino Ku isi.

UBUHAMYA: Matayo ubu yiga muri Afrika yepfo yigeze ajya mukizame kuri liste aza yatsinzwe arababara, ariko haza indi sosiyete gukorana na yayindi kandi ikeneye abakozi babaha urutonde rw’abatsinzwe basa nababikiza nguko uko Matayo yabonye akazi gakubye gatatu akabari batsinze mbere,

Mu gihe yafataga miliyoni buri kwezi abandi bari kuri 350.000 fws. Ngira ngo nabo bifuje kuba baratsinzwe

2) GUSHIMA BITERA IMBARAGA: " kuko kwishimana Uwiteka Arizo ntege zacu" ( Neh. 8:10)
Ubwo Yehoshafati yaterwaga n’igitero kinini yatakambiye Imana agira ati " nta mbaraga dufite zarwanya izo Ngabo nyinshi zaduteye , kandi tubuze uko twigira ariko niwowe duhanze amaso " ( 2 Ngoma 20:12)

Imana ibasubiza ko batagomba gutinya ’kuko urugamba Atari urwanyu ahubwo ari urw’Uwiteka.’ ( umurongo Wa 15)

Yehoshafati yakoze ibintu by’ubuswa mu mategeko y’intambara ashyira korali imbere Bibiliya ivuga NGO". Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu, n’ abo Ku musozi Seyiri bari bateye I Buyuda, barsneshwa." ( umur 22) bo ubwabo baricanye(umur 23)

Hari imbaraga mu gushima

Mwibuke Pawulo na Sila muri gereza bararirimbye iminyururu iradohoka birangira umurinzi Wa gereza akijijwe ( ibyak 16:16-38)

Hari imbaraga mu gushima iyo bivuye Ku mutima . Yobu yakomeje kunesha kuko yashimaga buri uko yabwirwaga ko habaye ikibi yatangiye gucika intege nyuma yo kumviriza urucantege rw’incuti nawe agatangira kwiganyira!!!
Zirikana ko ’ byose bifataniriza hamwe kuzanira ibyiza abakunda Imana’. ( Abaroma 8:28).

Tugomba gushima kuko ari cyo gipimo cyo hejuru cyo kwizera Gushima no mu bibazo ni ugusobanukirwa neza ko Ku Mana nta mpanuka.

Izi numubare wimisatsi iri ku mutwe Ibuka icyo Bibiliya ivuga ko mbese Umubyeyi yakibagirwa umwana yibyariye ntababarire uwo yonsa. Icyakora no babikora ariko njye naguciye mu biganza byanjye nkuca imanzi Niko bibiliya ivuga

Shima Imana uko usa uko uteye aho wavukiye wowe watungurwa ariko yo ntiyatunguwe. Bavandimwe reka ngane Ku musozo mbasangiza ubu buhamya bw’uyu murokore wakoze ikizame Cya leta agatdindwa kandi ari umuhanga yongeye gukora aratsinda.

Bihurirana n’uko ministeri yari yavuze ko ababonye distinction bazabishyurira yose ndetse bakuraho umwaka wo kwiga indimi utarabarwaga ni ukuvuga abagiyeyo mbere bize wa mwaka yahise abafata kandi mu gihe bo bagombaga kugira amafaranga bishyure we byari byakemutse.

Yesu abahe umugisha tuzibukire kwiganyira Umwuka Wera adufashe kurushaho gusobanukirwa.

Ev. Ange Victor Uwimana

IMANA IRACYAVUGA!

Yobu 33:14 - Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.

Incuro ninshi mu Gitabo cy ’ Ibyahishuwe haravuga ngo: "Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero."

Nibajije cyane impamvu iryo jambo rigarukwaho kenshi muri Bibiliya ntekereza ko ahari Imana izi ko bigora cyane abantu kumva. Abantu benshi bahutiraho kuvuga ariko kubona umuntu ukumva muri ino minsi biragoye. Abantu bumva Imana ni bake. Abanyatorero bafite ikibazo gikomeye cyo kumva Imana kandi ihora ivuga. Benshi nta matwi bafite yo kuyumva ivuga ahubwo bafite amatwi yo kujya kubaza abandi icyo yavuze n’icyo yabavuzeho!

Samuel yabaga mu rusengero, yararaga iruhande rw’Isanduku y’Isezerano ariko yarataramenya ijwi ry’Imana. Yarazi ijwi ry’umuhanuzi Eli ariko atazi ijwi ry’uha Eli guhanura.

Kimwe mu bibazo abantu bafite n’uko batumva Imana ahubwo bumva ababahanurira mu izina ry’Imana. Ntabwo mvuga ko guhanurirwa ari bibi, ariko ndahamya ko umuntu atagomba kunyurwa no kumva Imana ihora imuvugisha inyuze mu bandi! Samuel yari atunzwe n’ijambo Imana yanyuzaga muri Eli ariko igihe cyari kigeze ko nawe yiyumvira ijwi ry’Imana.
Eli amaze kumenya ikibazo cya Samuel, niko kumubwira ati "Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ’Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ "(I Sam 3:9).

Aho ntiwaba umaze imyaka mu rusengero ariko utarumva ijwi ry’Imana? Njye Ikintera imbaraga muri uru rugendo ni uko mpora nshaka kumva ijwi ry’Imana kandi koko iravuga.
Yobu ati: Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo. Ni ho yumvisha amatwi y’abantu, Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha,

Imana iracyavuga! Ushobora kuyiyumvira ubwawe cg ugahitamo kujya ubaza ibyo yavuze. Uramenye kuko Abenshi bavuga ko yavuze atariyo iba yavuze. N’ubwo Imana ivuga ntabwo ivugavuga!

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko [email protected]

GUSHIMA UWITEKA NIZO MBARAGA ZACU.
Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Amahoro y’Imana abe muri mwe, Uyu mwanya turaganira ijambo ry’Imana nahaye umutwe uvuga ngo GUSHIMA UWITEKA NIZO MBARAGA ZACU.

Kuva kera hose gushima ni umuco w’Abanyarwanda, uretse no gushima Imana,

Umuvandimwe wagize neza nawe arashimirwa, akagabirwa ndetse akagirwa inshuti, mu muco w’aba kristo natwe ni Ngombwa ko tuzirikana ndetse tugashima Imana ku mirimo itandukanye idukorera, Zaburi 126: 3 Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye.

Ijambo ry’Imana twize riravuga ngo gushima Uwiteka nizo mbaraga zacu, ariko Ndabaza ni ryari dukwiye gushima Imana, ni iki dukwiye uyishimira? Akenshi mu mashimwe yacu hagaragara mo ikintu cyo gukunda ubutunzi, ibitunga imibiri n’ibindi bisa nabyo bigasa n’ibyerekana ko gukora kw’Imana tukubonera muri izo nzira gusa, Ni koko Uwiteka abohora imbohe, Uwiteka akiza indwara, Uwiteka aragabura , Uwiteka yambika abambaye ubuza, Uwiteka akiza ubutindi , ariko ndagirango nse nk’ubakangura gato gukora kw’Imana ni kugari cyane, Ikorera mu mpande zose z’ubuzima tubaye mo kugirango ishimangire ubudahangarwa bwayo.

KUKI IMANA IDUKORERA IBIKOMEYE cg IBITANGAZA?

Ni ukugirango imirimo yayo yerekanirwe muri twe (Yohana 9), abantu bose barusheho gusobanukirwa ko yatumwe, maze ubwami bwayo bwamamare mu isi, niyo mpamvu Gushima Imana bikwiye kuba bumwe mu buryo bwo Kuramya Imana: Abantu bakamenya ko ariyo yonyine ishobora byose (Itang 35:11), tuyishime mu buryo bwose Tujye mu maso ye tumushima, Tumuvugirize impundu n’indirimbo, Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose (Zaburi 95 :2-3).

Gushima Uwiteka nizo mbaraga zacu. Dawidi ageze ku rugerero yasanze bose batinye Goliyati, yibuka ibyo Imana yamukoreye, yibuka intare n’idubu zapfuye muriwe yiyongeramo imbaraga ko Umufirisitiya atakomeza gusuzugura Imana ya Isilayeli, yiyemeza kumurwanya, kubw’ibyo aranesha (1Sam 17: 34-58), Iyo dushimye Imana bidusubizamo ibyiringiro, tukongererwa imbaraga, umwuka wera akadukomeresha ibihamya by’ibyo Imana yakoze tugahagarara dushikamye.

Ese Gukora Kw’Imana tukubonera he?

Nk’uko nabivuze haruguru, Gukora kw’Imana kuragutse cyane kuva mu itangiriro ry’isi kukageza ku mperuka y’isi, Iremwa ry’isi ubwaryo ni igitangaza gikomeye gikwiye kudutera guhora tuyishima, gusamwa, kubyarwa no gukura kw’uruhinja ni igitangaza, kubabarirwa ibyaha ni igitangaza gikomeye tuboneramo Imana, dukwiye kubaho mu buzima bushima Imana kuko tubayeho mu bitangaza byayo (Zabuli 107: 1-2

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose, Abacunguwe n’Uwiteka bavuge batyo, abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi ). Nehemiya atangiye kubaka inkike z’I Yerusalemu ( Neh 2:17-20) Yababwiye uko ukuboko kw’Uwiteka kwabanye nawe…maze biyunga mo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.

Benedata Gushima Imana biyikora ku mutima, bityo kugira neza kwayo kugatembera kuri twe, iyi nkuru y’ababembe 10 Yesu yakijije irabyerekana neza…. Luka 17: 19-20 Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyereke umutambyi.” Bakigenda barakira.Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n’ijwi rirenga, yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya. Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?” Kandi aramubwira ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Mbifurije kugira umutima Ushima.

ERNEST RUTAGUNGIRA

IJURU RYASHYIZEHO UMUVUGIZI!

Abaheburayo 1:1-2 - Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

Nta muntu umenya ukuri ku bivugwa ku mikorere ya Polisi atabajije UMUVUGIZI w’igipolisi...ni nako bimeze ku ngabo, ku Itorero, kuri Leta,...Ijuru naryo rigira umuvugizi!

Kera iyo Imana yashakaga kuvugana n’abantu, yakoreshaga abahanuzi. Abahanuzi bahagararaga hagati y’abantu n’Imana. Babwiraga abantu ibyo Imana ibashakaho. Bamwe baranzwe no kubikora nabi...harabahabwaga ubuhanuzi bakanga kubutanga cg bahanuraga ibyago bakababazwa n’uko bitasohoye nka Yona wagiye Tarushishi...wanababajwe n’uko abi Ninewe batagize ibyago yavuze...hari abahanuriye abantu ibyo bashaka kumva...

Nyuma Imana yasanze itagomba gukomeza gukoresha abahanuzi...Niko kugira umuvugizi: Yesu umwana w’Imana. Bimwe mu bintu akora abahanuzi batashoboraga gukora ni ibikurikura:

- Azi neza ibibera mu ijuru...arirebera...Ntabwo avuga inkuru gusa abwirwa!
- Azi neza abo atumwaho;
- Afite urukundo rwose ku bo atumwaho!
- Ntabwo atugezaho gusa amakuru y’ijuru aranatuvuganira mu ijuru...

Abo muri iki kinyejana dufite amahirwe akomeye...ntabwo igikoresha abantu kutubwira ibyacu...Yariyiziye Ubwayo! Emanuel abana natwe...

Niba udaheruka amakuru y’ijuru baza Umuvugizi...
Niba ukeneye kugira icyo ubwira Imana, egera umuvugizi!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko [email protected]

Ujye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe,iminsi mibi itaraza, imyaka itaragera ubwo uzaba uvuga uti: "Sinejejwe nabyo". Umubwiriza 12:1

Ubuzima bubeshwa bwiza n’uko hari ibyo tubamo, ibyo tureba, ibyo turya twumva bitubereye byiza. Imana yashyize uburyohe mu buzima ku buryo nubwo duhuriramo n’intambara, ntabwo ari kenshi umuntu yifuza ko ubuzima bwe bwo muri iyi si bwarangira.

Niyo mpamvu usanga umuntu yishyiriraho ibimukingira kugira ngo adapfa, kugira ngo adasiga buno buzima. Imana yashyizeho igihe cyo kubaho k’umuntu, ariko icyo gihe kigabanijemo ibice.

Igice cya mbere, ntabwo umuntu aba azi ibiryoshye ibyari byo, bamuhitiramo, baramunombera, aba akiri umwana.

Amaze gukura aba azi neza ibiryoshye. Aha, ntibimworohera kureka ibiryoshye birimo ibyaha. Aba yumva atabireka. Gusambana, kunywa inzoga, itabi n’ibindi bibiherekeza nabyo hamwe n’ibindi byiza, yumva byose yabibamo kuko yumva biryoshye.

Aha, kwibuka umuremyi bisaba imbaraga nyinshi. Kandi ibiryoshye byinshi bigira ingaruka mbi harimo no kuzarimbuka iteka.

Igice cya nyuma, aha ni mu busaza. Niho umuntu yakita muri sinejejwe nabyo. Aha, amaso arahuma ntareba muri Bibiriya. Amatwi arapfa ntiyumva umuvugabutumwa, ntiyumva amakuru y’ibitangaza byabaye. Amenyo aba atakibasha brochettes, cg ntanarimo. Aha, ibiryohereye ntibikenewe kereka ibisharira.

Niyo mpamvu Bibiriya igusaba gushaka umuremyi iminsi mibi itaraza. Korera Imana ukibasha kuyihimbaza, utaragera muri Sinejejwe nabyo.

Hitamo neza, hitamo Yesu, Satani ni umubeshyi.

Habwa umugisha wowe warangije guhitamo Yesu, mukomereho uzagere mu gihe cya Sinejejwe nabyo, byibuze unejejwe na Yesu, unejejwe n’Imana mu mutima, Yesu aguhe umugisha.

Ev. Adda-Darlene.

Chorus: “Akira ishimwe, Mana yanjye, kuko wakoze ibyo ntakekagaaaa, ibyo kwizera kwanjye kutashyikiraga, numutima wanjye ntibitekerezeeee”

Iri jambo ryarantangaje: “Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo….”. Abefeso 3:20

Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba ndetse n’ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe. Imana ishimwe
Umuntu umwe yaratubwiye ngo ntayindi Bibiliya izandikwa, ahubwo ibyo ikora n’amategeko byayo izajya ibyandika ku mitima yacu, hanyuma tujye tubibwira abandi, abo twabibwiye nabo bazabibwire abandi gutyo gutyo…

Hari igihe dusoma Bibiliya tukajya twibwira ko Imana yakoraga kera ibitangaza kurubu itakibikora, ariko Imana iracyakora imirimo iruta cyane iyo twakwibwira.
Muri uyu mwaka wa 2015 Imana yarantunguye, mera nk’igihe Imana yakuraga abisirayeli mu bunyage, ngo bumvaga bameze nk’abarota kuko batashoboraga kubishyikira.

“ Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’i Siyoni, twari tumeze nk’abarota. Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge, n’indimi zacu zari zuzuye indirimbo.Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati “Uwiteka yabakoreye ibikomeye.” Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye. Zaburi 123:1-3

Njye nashatse ( se marier) mukwa mbere 1999 sinahita mbyara, byarangoye kuko nibazaga ubuzima butarimo umwana nkumva simbushyikira, ariko igihe kigeze Imana ingirira neza impa abana b’impanga umuhungu n’umukobwa muri 2001. Muri 2002 nahise ntwita mbyaramo umwana w’umukobwa apfa arimo kuvuka . ubwo hari mu kwezi kwa cumi n’abiri 2002. Kuva icyo gihe inda yahise yifunga. Nta kintu nakimwe nigeze nkora ngo mpagarike kubyara cyane ko numvaga nkunze abana cyane, kandi nkabona impanga ari nk’umwana umwe mu nzu.

Kuva 2002 narasenze cyane ngo Imana itwongere abana, narivuje.. ngezaho ndekeraho. Nishyiramo ko byarangiye. Ku bantu bemera ko Imana ivuga, igihe kimwe Imana yantumyeho umuntu ngo Irirahiye ( Kurahira) ngo nitampa undi mwana nzareke kuyikorera, nanjye mpita nyisubizako naho itamumpa bitambuza kuyikorera kuko yangiriye ineza nyinshi.

Imyaka yabaye myinshi kugeza n’aho abaganga bamwe bambwiye bati rwose rekeraho. Najyaga nkoma agatima kubyo Imana yavuze, nkavuga ngo nkuko bavuze guhera kera ko Yesu azaza nubu bakaba bakimutegereje, nti buriya wenda na wa mwana azageraho aze! Ariko tekereza kugereranya kuzagaruka kwa Yesu no kongera kubyara, kandi koko imyaka yari ibaye myinsi, 14 utegereje ni myinshi


Dore abana bakurikiwe nyuma y’ imyaka 14

Mu kwezi kwa 12, 2014 ndibuka ko nafashe ikayi njya nandikamo ibyifuzo, nkandikamo ngo : Mbese Mana abantu bampanuriye ko nzabyara mu by’ukuri ni wowe wabatumye, cyangwa kuko bari baziko nkunda abana bampanuriye bakurikije ibyo banyifuriza! Igitangaje nari ndambiwe igihe cyanjye cyo gusubizwa kigeze kuko mu kwezi kwa mbere 2015 ariho namenye ko ntwite hanyuma kuri 30/08/2015 mbyara umwana mwiza w’umuhungu ukurikira aba 14 bazuzuza 15 muri uku kwezi kwa mbere 2016.

Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, dutekereza nk’uko imbaraga zayo ziri. Mu by’ukuri imbaraga z’Imana zibasha gukora ibirenze ibyo, yitwa Imana Ishobora byose, ikora uko ishaka igihe ishaka, ntacyo wayitwara , wayivumburaho, wayireba nabi , wayituka… ikiza nuko wayitegereza utuje.

Ibaze nawe: Ngo niyo ituma batwita, ikanatuma banabyara! Iryo jambo nararisobanukiwe cyane. Wenda wambwira ko ibyo atari ukuri kuko wowe upanga ngo nzatwita kuwa mbere bikaba, ariko burya hari ibyo udafitiye control, nko kurinda umwana munda, nko kumubwira ngo nasohoke munda, nko gutegeka ko azaza ari muzima yujuje ibyangombwa byose….

Uwo ninjye uvuze ariko hari n’abandi bavuga ugasanga koko ari Imana ikora ibihambaye.


Umuryango wa Damascene na Alice

Niba nawe hari ibyo Imana yagukoreye ugatangara, uyu ni umwanya wawe wo kubisangiza abafite imitima ikomeretse igasubizwamo intege. Ubwo buhamya wabunyuza kuri uru rubuga rw’ www.agakiza.org Imana ikaguha umugisha.
Ibihe byiza
Alice

Uko niko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha
aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje. Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga. Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka. (1 Samweli 17:50−51).

Ni inshingano yacu buri wese ku giti cye kugaragaza umumaro we mu bo babana. Bishobora kuba mu baturanyi bawe, ku kazi, mu mugi wawe cyangwa ndetse n’igihugu cyawe; shakisha ahari igikenewe, maze utere intambwe yo kugishakira umuti.

Tekereza Dawidi iyo aza gufatanya n’abandi benewabo mu kurira no kwibaza akaga
n’ubwoba Abisirayeli batewe na Goliyati. We ntiyabikoze, ahubwo yahagurukiye icyo kibazo. Yabonye hari ikibazo atera intambwe yo kugikemura. Ubwo bene se bageragezaga kumutangira, yarababajije ati “Ese nta mpamvu ihari?” (1 Samweli 17:29). Dawidi ntabwo yabaga mu ngabo, ariko yakozweho n’akaga kari kagwiriye ubwoko bwe maze ahitamo kugira icyo amara. Yamenye ko hari icyo yashoboraga gukora ngo ahindure amateka y’ubwoko bwe.

Kimwe n’ibyo, Mose na we yabaye umutabazi w’abana ba Isirayeli abakura mu
bubata bukomeye bari barashyizwemo na Farawo n’ abambari be. Ntabwo yiyicariye mu ntebe ngo anegure Farawo amunenga ubugome bwe. Ahubwo, yatewe imbaraga zo kugira icyo akora n’icyifuzo cyo kubohora abana ba Isirayeli ingorane zikomeye babagamo mu Misiri. Naho se Esiteri? Na we yahinduye amateka y’ubwoko bwe atabara Abayuda kutarimburwa n’umugambi mubisha wari wateguwe na Hamani.

Aba barahagurutse ngo batabare abandi, maze bagira akamaro gakomeye mu isi
y’igihe cyabo; ubu rero ni wowe utahiwe. Reba none ikibazo abantu bagukikije baba bafite maze utere intambwe yo kugikemura. Gira umumaro mu isi yawe. Iyemeze ku giti cyawe gufasha abandi, kuko mu isi yacu hari byinshi bikeneye inkunga yawe. Reka hakubemo ishyaka rikomeye, rigusunikira kugira icyo ukora ngo umenyekanishe ko ubuzima bw’abagukikije burushaho kuba bwiza kubera ibikorwa byawe. Gira icyifuzo gikomeye cyo kugira umumaro mu isi yawe no kugira icyo uha sosiyete
nawe.

Isengesho: Data mwiza wo mu ijuru, ngushimiye kumfungurira imiryango yo kugira abo mbera umugisha none. Kubw’Umwuka wawe, kandi binyuze mu bwenge bwawe,
menya kandi ngasohoza byabindi wangeneye gukora, bizatera isi yanjye kurushaho kuba nziza, kandi bigahesha icyubahiro Izina ryawe, mu Izina rya Yesu. Amen.

Gucengera Ijambo

Matayo 5:13 “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.

Pastor Anita

.

Intego: UBUZIMA

Ubuzima bushobora kuba bugoye ariko kubera ubucuti bwacu n’Imana, buhinduka kuba bwiza, ibyo ntibiterwa n’ikindi.

Luka 2:1-7 "Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w’iwabo.
Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,
ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite. Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora, abyara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure w’inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi. Marayika abwira abungeri ko Yesu avutse
"
Aya magambo akunda gusomwa mu gihe cya Noheli, ariko sinayahisemo kubera ko twegereje Noheli, ahubwo nashakaga kuvuga ku gihe gikomeye ibi byabereyemo. Mu by’ukuri Luka abivuga muri make, ariko aba bantu banyuze mu bihe bikomeye pe ku buryo bukomeye.

Iyi nkuru ihera i Nazareti ku bantu bari barasezeranye kubana. Aya masezerano anezeza ba nyirayo no mu buzima bwacu bwa none. Buri wese aba areba ejo ubuzima bwiza bushya buhinduwe n’amasezerano. Na Maria yari anezerewe nawe afite inzozi z’urugo rwiza atekereza uko bazagira abana hamwe n’uwo mubaji. Uyu musore n’umukobwa bakundaga Imana kandi bayubaha, batungurwa n’ikintu kidasanzwe.

Marayika agenderera Maria amubwira ko azabyara umuhungu, biramuyobera yibaza uburyo byaba atararongorwa. Byabaye ngombwa ko abibwira Yosefu. Mbega inkuru yacubije inzozi zabo nziza z’ubuzima bw’ejo habo bwiza! Yosefu yari umukiranutsi, yibwira ko atakibanye na Maria ariko ko kandi atazamwandarika, yigira inama kumubenga mu ibanga. Niko kugendererwa na Marayika w’Imana mu nzozi abasha kumenya neza icyo gukora. Kenshi inzozi zacu ku buzima bwacu ziba ntoya, ariko Imana yo itugambiriyeho binini! Baremeye "gufasha Imana" kuzanira isi Umukiza.

Benshi duhitamo kwigumira mubyo twibwira ko aribyo byiza, bitaduteranya n’abantu, nyamara nitwemera umugambi w’Imana tuzagera ku byiza birenzeho. Ntabwo bamenye byose kuri wa Mwana udasanzwe, ariko bamenye neza ko ari Messia. I Roma haturuka itegeko ryo kwandikwa kw’abaturage bose, buri wese akajya aho yavukiye. Byabasabaga gukora urugendo rurerure nyamara kandi Maria yari atwite, akuriwe yenda kubyara. Bakomeza kwiringira Imana, bafata urugendo. Mukundwa, waba ubona bigukomereye? Hitamo kwiringira Imana.

Aho Maria na Yosefu banyuze hari ahantu habi, mu byagaragaraga nta cyiza cyari kuzababaho; ariko barakomeza, biringira Imana. Bagera i Betelehemu. Yosefu yari yizeye ko Se w’umwana yateganije aho azavukira. Mubyo bifuzaga muri ako kanya, icyo kuvuka k’umwana cyari kure cyane. Bishingikirije ku bubasha bwa Se w’umwana, bajya muri Hotel kubaza icyumba, bazenguruka hose. Yosefu yihanganishije Maria, uko bagenda bakomanga hose ariko babura uwabakingurira.

Iyo tutazi icyo twakora, tugomba gukomeza gukomanga; tugomba gukomeza gushaka no kwiringira kuko uko biri kose Imana ni nziza kandi iri kumwe natwe mu ruhande rwacu. Imana ntisinzira, iri kumwe natwe mu bihe byiza no mu bihe bibi.

Maria na Yosefu bari basenze, biringiye, bakomanze, bagerageje byose; barategereza. Natwe dukwiriye guhitamo gutegereza. Mu gutegereza, ibitekerezo byose bimaze gushira, baza kumenya undi mugambi: ko Imana Data, Se wa Yesu yashakaga ko Umwana we avukira mu mudugudu muto, mu muvure w’inka! Yesu ntiyaje ari Umukiza w’abakomeye gusa n’abami, ahubwo yaziye bose n’abaciye bugufi cyane.

Iyo tutazi icyo twakora ntitubure kuzirikana ko Imana idukunda kandi ko idahuga; ahubwo tuzirikane ko ituri bugufi cyane nubwo tutabireba. Imana iba ihari kandi yuzuye urukundo, ibyo ntibihinduka. Tuzibuke mu gihe nk’icyo amasezerano yayo, kandi amasezerano yayo aba mu ijambo ryayo.

"Mu rugendo rw’ubuzima bwanjye, Ijambo ry’Imana ryambereye umugisha. Nahuye nayo mfite imyaka 20. Nararwaye, abaganga bayoberwa icyo gukora. Nabonaga icyo gihe umwijima imbere yanjye. Icyo gihe nafashe Bibiliya ya data nsoma Ijambo ry’Imana ntangira isezerano rishya ryose ngera kuri Yohana 3:16 hambwira ko hari uwatanze ubugingo bwe ngo ubwanjye bukire. Nta muntu umbwirije, nsezerana n’Imana kuyiha ubuzima bwanjye numva mbaye mushya, ibitekerezo biba bishya, umuntu wanjye w’imbere aba mushya, ngira amahoro nubwo nari nkirwaye. Ariko nagiye nkira mpereye ku bugingo n’umubiri uba muzima. Kuva icyo gihe ndakomeje kugendana n’Imana kandi imenyesha imigambi yayo. Ndi umurimo w’intoki z’Imana."
Ni ubuhamya Umwigisha atunyuriyemo.

Mu rugendo rw’ubuzima bwacu, Imana idufiteho umugambi n’intego byiza, ni ahacu kuyemerera gusa.

Mwenedata, wibuke Imana yawe. Ntugatekereze ko wakwihora, uzaba wibeshya kuko icyo gihe waba uyoborwa na Satani. Amayeri y’Umubi ni ukutwereka ko tudakeneye Imana, ariko ni ikinyoma. Ukeneye kuyoborwa n’Imana, irashaka kukubera So, ikakuyobora, ikakubera Shobuja mwiza kandi niwe ufite ejo heza hawe mu kuboko kwe. Nubwo ubuzima bukomeye, ariko k’uwahisemo kugendana n’Imana buroroha; Imana yo ntirangara. Kugendana n’Imana tukiri muri ubu buzima nibyo bituremera kuzabaho iteka mu bwami bwe.

Iyi niyo nkuru nziza nzanye aho mvuye kure cyane, halleluya!

Dusengeye uwemeye kwakira aya mahirwe yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Amen
Pastor Robert Baron.

Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo.” Yohana 1:50

Aya magambo Yesu yayasubije Natanayeli kuko yari amaze gutangazwa n’uko Yesu amuzi, kandi yamumenye n’aho yaturutse. Mu by’ukuri igihe Natanayeli yari munsi y’igiti, uwahamubonye ni Filipo atangira no kumubwira inkuru za Yesu.

Natayeli rero akaba umuntu upinga ariko akagira ikintu kiza akavuga uko abyumva nuko abonye ibintu, niko kumubaza ati ubwo se i Nazareti hari ikiza cyahaturuka? Icyakora Filipo ntiyashaka kumwemeza amusaba kuza kwihera amaso.

Natanayeli aremera, Yesu akimukubita amaso ati ‘’namubonye Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya, uvuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we. Natanayeli ati Huum niko kumubaza ati wamenyeye he? Yesu amusubiriramo uko inkuru yose yagenze ati ‘’Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’igiti nakubonye.’’

Kimwe mu bintu byerekana ko Yesu atari yamubonanye na Filipo ni uko byatangaje cyane Natanayeli, niko kumusubiza ati uri Umwana w’Imana koko, ni wowe Mwami w’Abisirayeli. Yohana 1:43-49

Ntabwo mvuga byinshi kuri aya magambo ngambiriye kukubwira gusa ko Yesu akuzi wese ntibimusaba kubwirwa ibyawe. Nk’uko atasabye Filipo kumuha amakuru ya Natanayeli niko atazabaririza ayawe kuko akuzi bihagije. Ikindi ikintu nkwifuriza ni ugutekereza ku bintu bikomeye n’abantu bakomeye bava ahantu haciriritse kubera gusa ko Imana yabishatse rimwe na rimwe ikanabivuga. Yesu yasanze Natanayeli munsi y’igiti.
Byanyibukije imvugo igira iti :

-  Nta hantu habi Imana itagukura
-  Nta hantu hakomeye Imana itakugeza.

Yesu yabwiye Natanayeli ati ubwo icyo nicyo kikwijeje gusa, uremeye tu, kuba namenye ibyawe, ku mpande zombi z’aba bantu harimo ibyigisho kuko na Natanayeli ubwe ntiyiyumvishaga ikiza cyaturuka iwabo wa Yesu.

Uziko hari ubwo umuntu akurebera mu ndorerwamo y’aho uturuka, umuryango wawe, amateka yawe n’ibindi byinshi agahita afata umwanzuro w’ikizakurikira, akumva nta kandi gakiza kari mu buzima bwawe kubera amateka mabi yiyubatse utabigizemo uruhare. Ariko humura, wowe ushyireho umusingi witwa Yesu, wubakishe gukiranuka n’izindi mbuto z’Umwuka, uzabona biruta ibyo.

Ntiwihebe uracyabona ibiruta ibyo uzi, uracyabona ibikomeye kuko Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe. Amen.

“ Aherako abwira Dawidi ati: “ Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza ariko njye nkakwitura inabi” 1 Samuel 24:18

Ubusanzwe gukora ikintu cyiza kidasanzwe mu gihe kidasanzwe nibyo nakwita gukiranuka nyako.

Izi nkuru ni iza Sawuli na Dawidi. Bibiliya itubwira ukuntu Sawuli yashatse kwica Dawidi inshuro nyinshi cyane, Uwiteka akajya amurokora. Muri iki gice cya 24, batubwira ukuntu noneho Dawidi yibonye ari hafi ya Sawuli, ashobora kuba yakwihorera akamwica, ariko Dawidi ntiyamwica.

“Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa sawuli bucece. Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana kuko yageshe ku mwambaro sawuli. Abwira abantu be ati:” Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ariwe Uwiteka yimikishije amavuta.” 1 Samuel 24: 5-7

Icyo Dawidi yakoze iki cyari ikintu kidasanzwe mu gihe kidasanzwe. Tekereza nawe umuntu ahagurukijwe no kuguhiga ngo akwice , hanyuma wowe ukabona uburyo wamwica atarakwica ariko ntubikore! Ibaze ko no gukata ku mwambaro w’umwicanyi we nabyo byamubereye icyaha akababazwa nacyo ndetse akacyatura!

“Uwiteka azitura umuntu wese gukiranuka kwe n’umurava we, kuko uyu munsi Uwiteka yari yakunshyize mu maboko, nkanga kurambura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yari yimikishije amavuta” 1 samuel 26:23
Yozefu nawe njya mubara mu bantu bakoze ibintu byiza bidasanzwe mu gihe kidasanzwe

Hanyuma y’ibyo nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati ;” Turyamane.” Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane nawe. Maze ariyangira , abwira nyirabuja ati…. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana? Itangiriro 39: 7---. Yosefu yaranze pe binamuviramo kujya mu buroko ( gereza) akabaho nk’izindi mfungwa zose aho kugirango acumure ku Mana

Imana idusure kandi idushoboze gukiranuka no mubihe bidasanzwe, bitoroshye, bishobora no kuba byadusaba ibintu bidasanzwe

Yobu nawe yakomeje ibidasanzwe mu gihe kidasanzwe. Ariko uzi kuba inyama zirimo zikuvaho zatonyotse, ugakomeza kuvuga ko Imana igira neza! Kandi umubiri uraryana cyane bene data! Abana bose bapfiriye rimwe!!, Ibyo utunze byagushizeho, abantu bakugira inama yo kwihakana Imana ukipfira, bakubwira ko ahari hari ibyaha wakoze aribyo biguteye akaga!

Umugore we aramubwira ati: “ Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.” Yobu 2:9. Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho. Yobu 27:6
Tuvuze ibya ba Meshaki na Saduraka na Abedenego, igihe cyaturenga! Aho igihugu cyose cyubarara imbere y’igishushanyo ariko aba bene Data bagahitamo kuba batabwa mu muriro aho gukora ibizira!

Tuvuge ibya Moridekayi w;umuyuda! Aho bagenzi be bose bunamira Namani ariko we kuko yubaha Imana agahitamo ko no kumanikwa ku giti bamumanika ariko ntakore ibitemewe mu bwoko bw’Imana!

Aba nibo Bibiliya ijya yita intwari mubyo kwizera kuko hamwe n’Imana bakoze ibidasanzwe mu gihe kidasanzwe! Imana idushoboze

Imana ishimwe. Nubwo gukora ibidasanzwe mu gihe kidasanzwe bitoroshye ariko dufite Imana idushoboza iyo twagambiriye neza, tukamaramaza rwose mu mutima. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka kubw’izina rye. Zaburi 23:3

Ikiza kirimo nuko nasanze hari ingororano kubantu bamaramaje gukiranuka no mu bihe bidasanzwe. Urugero rwa Yobu,Yosefu, Dawidi n’abandi basogokuruza mu kwizera

Imana idushoboze gukora iby’ubutwari Amen
Alice

ABAROMA 3:21-31” Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe aribyo biguhamya, niko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu kristo ari nta tandukaniro………”

Nshuti bakundwa muri Kristo Yesu, ndabashuhuje mu izina ry’umwami wacu Yesu! Yesu ashimwe!

Nejejwe no gusangira namwe amagambo meza agira ati” Gukiranuka ntabwo twabiheshwa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose keretse kwizera Yesu Kristo.’’

Gukiranuka guturuka ku kwizera Yesu, ntabwo guturuka mu mategeko cyangwa mu mirimo iyo ariyo yose. Uyu munsi mu isi hariho amategeko atandukanye ahana abantu bakoze ibyaha runaka ( urugero, amategeko ahana abantu biba, bica, basambana, etc) ariko ntabwo bituma abantu bareka ibyo byaha kandi bazi neza ko hariho amategeko abahana. Amategeko ntabwo atuma abantu bakiranuka cyangwa bareka ibyaha ahubwo amategeko yerekana ibyaha.

Gukiranuka ntabwo kandi tubiheshwa n’imirimo runaka twakoze, uko waba umunyembabazi ute, ugatanga ibyawe ubifashisha abakene, ukagira ubwitonzi ndetse n’ubwirinzi runaka ngo udacumura (uretse ko ubwo bwirinzi nabwo njye ntabwo mbona udafite Yesu kristo) ariko nta kwizera Yesu ufite muri wowe, iyo mirimo yose aba ari impfabusa.

Kwizera Yesu nibyo byonyine biduhesha gukiranuka kuko nta rinzi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo, agakizwa kabonerwa muri Kristo (Ibyakozwe n’intumwa 4:12).

Yesu niwe Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye. Ndatangazako Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka Imana iramwemera (Ibyak.10:34-35), kandi Umuntu wese uzambaza izina ry’umwami Yesu azakizwa (Abaroma 10:13).

Ndatangariza umuntu wese ko mu kwizera Yesu nimo honyine hasohorezwa ibyo gukiranuka, muze tumwizere, tumutumbire, tumuhe ubuzima bwacu kuko niwe banze ryo kwizera, kandi hanze ya Kristo nta gukiranuka twabona cyangwa twakora, dutsindishirizwa na Kristo, kubwo kwizera amaraso ye ko twabatuwe nayo.

Imana ibafashe kandi ndabahamagarira kwizera Yesu, kuko ibyakunaniye, ibikugora, ibigutwaza igitugu ntawundi wabishobora wakuruhura keretse Yesu Kristo wenyine, kuko ariwe ibyo gukiranuka byose bibonerwamo kandi yaduhindukiye abamwizera ubutunzi bukomeye buva ku Mana.

Imana ibahe Umugisha.

Ev. NDAGIJIMANA Donath

Matayo 16:18 - Nanjye ndakubwira nti ’’Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’’

Mu nyigishi ibanziriza iyi natangiye mvuga ku ijambo nise "Itorero rya Kristo mu mugambi w’Imana". Natangiye mvuga ko Itorero atari inyubako. Muri iyi ndakomeza iyo nyigisho mvuga ko Itorero atari izina (Denomination), atari n’umuntu runaka. # 2. ITORERO NTABWO ARI IZINA RIHABWA!

Incuro ninshi abantu bimukiye mu mahanga bajya bambwira ngo hano hari amatorero menshi none uduhitiremo rimwe muri aya mazina. Nkunze kubabwira ko uhitamo Itorero atibanda ku izina rifite. Itorero rirenze izina.

Nasanze amatorero menshi apfanye amazina! Abantu benshi bashinga amatorero muri iki gihe batinda cyane ku mazina ari "marketable" (utuzina twiza tubamamaza). Nyamara siko byakagombye kumera.

Bakagombye gutinda ku nyigisho(doctrine). Ndetse n’abahitamo amatorero bakagombye kumenya doctrine yayo aho gukurikira izina n’umuntu. Umugore watangiye Itorero rya Foursquare bamubajije izina ry’Umurimo yarimo atangira arababwira ati Imana ntiyampaye izina ariko yampaye ibintu bine bingana kandi bifite uburemere bumwe ngomba kubwira abantu.

Ati ibyo ni ibikurikura: 1. YESU umucunguzi; 2. YESU umukiza w’Imibiri; 3. YESU Umubatiza w’Umwuka; 4. YESU Umwami uzaza. Abo yabibwiye ati ‘’si ngombwa ko dushaka irindi Zina ry’Itorero.’’

Ng’uko uko baryise Fourquare Church (Ugereranyije mu Kinyarwanda Itorero ryamamaza ubutumwa bw’ibintu bine bingana). Izina ntiryari ngombwa. Muri make yarababwiye ngo aho gutinda ku izina mwitwararike ku butumwa mpawe tugomba kuvuga. Igikenewe si amazina, ni ubutumwa Itorero rivuga.

Muri iyi minsi usanga amatorero afite amazina ahabanye nayo. Itorero rikitwa igicumbi cy’amasengesho batajya biyiriza na rimwe...rikitwa imbaraga zikiza ntawe urahakirira...n’andi menshi muzi...adasa n’abayitwa.

#3. ITORERO NTABWO ARI IRY’UMUNTU. Muri iyi minsi amatorero asa n’imishinga y’abantu. Nasanze muri iki gihe abantu benshi (ariko si bose) batangira amatorero nta yerekwa bafite ryihariye, nta butumwa bwihariye bahawe, nta mutwaro wihariye bazanye ahubwo bagamije gusa gutangiza ayabo mazina, iyabo mishinga, "kubaka ayabo mami" Iyo ubajije uwatangiye Itorero icyo yagaye mu ryo yarimo...umwihariko w’Itorero yatangiye ugereranyije n’asanzweho, akenshi urakibura.
Niko binameze mu batangira za Ministeres z’ivugabutumwa. Abantu batatu baririmbye neza bikura mu bandi ngo nabo batangize Ministeri yabo....!

Bigezweho gutangira ibyacu! Nyamara koko akenshi ni ibyacu ninayo mpamvu bidakura ngo byaguke bigere kure hatari mubo tuvukana, babyara bacu, abo tuvuga ururimi rumwe gusa! Itorero si iryacu...ni irya Nyiraryo!

Abantu kuko batangiye amazina yabo...imishinga yabo...bakora statuts bipimiraho, bidoderaho! Amenshi ashirana n’abayatangije...cyangwa agashyira bakihibereye! Bahora muri insecurite kuko yubakitse nabi!

Uzamukanye impano baramwikanga...batinya ko nawe atangira nk’uko batangiye. Iyerekwa nyaryo ry’umurimo rirenga izuru ry’uwarihawe...rireba imyaka myinshi iri imbere..ibinyejana....rirenga imbibi z’imiryango, imbibi z’indimi, imbibi z’ibihugu! Ntituribanamo gusa na bene wacu...ntiritangizwa gusa na bene wacu mu mahanga....riragutse kuko riri mu mugambi wagutse! Wewe usomye iyi nyigisho ufate umwanya usengere Itorero risubire ku rufatiro. Ibuka Matayo 16:18! Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko [email protected]

 “Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ibibagerageza, izajya ibacira akanzu kugira ngo mubashe kucyihanganira.”

Dore ubuhamya bw’umuvugabutumwa Johnny Creasong:

“Michael ni umusore wakoze umurimo w’Imana igihe kirekireYari umusore ugira amakenga kandi ufite umuhamagaro ku rubyiruko. Yakundaga abana na bo bamukunda. Yakoreye umurimo w’Imana mu ngando z’urubyiruko rwacu, ku buryo wasangaga buri muhungu ashaka kwigira mu cyumba yari acumbitsemo.

Ndibuka nongeye kumubona umunsi umwe mbere y’uko ajya gutangira inyigisho za Bibiliya, ambwira ko bimunejeje cyane gutangira amasomo azamufasha mu murimo w’Imana. Twasezeranyeho maze nsigara musengera amanuka mu gahanda kavaga mu ngando, agenda agambiriye gusingira amavuta arenzeho ngo abashe gukorera Imana.

Nongeye kubona Michael ari mu biro byanjye. Icyantangaje, yari atakibarizwa mu ishuri rya Bibiliya, ahubwo yari yarakomeretse. Yarakugendeye maze arangaye agwana mu cyaha n’umwana, ku buryo muri icyo gihe yari ategereje kujyanwa mu rukiko. Amaze kumbwira agahinda kendaga kumusatura umutima, ibintu njye ntabashaga kwiyumvisha ko byaba ku muntu nka Michael, ni bwo yambazaga ati: “Mbese nshobora kuba nsengera iwawe?”

Ari wowe wari kumusubiza iki? Dore uko namushubije: “Mwene data rero, ICYAHA UKOZE RIMWE GUSA, ICYAKURIKIRAHO CYOSE, ICYO BYABYARA CYOSE, UBWACYO CYAKWAMBUYE UBUSHOBOZI BWO GUKORERA UMURIMO W’IMANA MU RUBYIRUKO. Ntuzongera kubasha gukora nk’uko byari bisanzwe. “Amakosa mato, n’ubwo ababarirwa, afite ingaruka z’igihe kirekire.” 

Dore ubusobanuro bwo gukiranuka mu magambo make: “Gukiranuka ni ugukunda Imana ku buryo busesuye no gukunda umutu ku buryo busesuye. Ushobora kuba wibaza uti: “Sinshobora gukiranuka!” Yesu yaratubwiye ati: “Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.” (Matayo 5:48) Mbese Yesu yari kutubwira ibi azi ko bidashoboka? Iyo umugabo yitegereje uruhinja rwe, abara intoki, amano, maze akavuga ati: “Umwana wanjye aruzuye!” None se ibyo biba bisobanuye ko uwo mwana atazakora amakosa, atazarira, cyangwa ngo bigere aho ahanishwa umunyafu? Si ko biri. Ariko mu maso ya se, uyu mwana aba yuzuye. Mbese ko tumenya kwiyubaha, ntidukwiye kumenya no kubaha Imana

Dawidi yari afite umutima umeze nk’uko Imana ishaka, nyamara yaguye mu cyaha.

Dawidi yakubise Goliati hasi, nyamara na we hari icyamukubise hasi! Ijoro rimwe gusa ryo kurangara, icyemezo kibi, bishobora guhitana ubugingo bwawe!

Byari nko mu gihe cy’urugaryi. Urushyana rwari rurangiye hariho imiyaga yoroheje. Imihanda yari imaze kumuka. Nyuma ya Pasika, abantu bavuye mu minsi mikuru bajya guhinga. Muri Isiraheli, ingano na seyiri byari bugufi gusarurwa.

Byongeye, byari igihe cy’intambara. Umugaba w’ingabo Yowabu afatanije n’ingabo z’Abisiraheli, yari amaze kunesha Abamoni no kugota Rahabu. Amafarashi yose y’Umwami n’ingabo ze byari byagiye ku rugerero. Buri wese yari ku rugerero uretse Umwami.

Nta wamenya impamvu Dawidi atari yagiye ku rugerero. Urwitwazo rwa mbere ni ni uko atashakaga kwijandika mu myitozo y’intambara. Inkuru y’igihanda cyagushije Dawidi ihinnye mu mirongo ine:

2 Samweli 11:1-4

  1. Mu gihe cy’urugaryi, ari nacyo gihe abami bajyaga mu ntambara, Dawidi yohereje Yowabu n’ingabo z’Abisiraheli zose. Bishe Abamoni bagota Rahabu, ariko we yigumira i Yerusalemu.
  2. Ijoro rimwe, Dawidi yaribambuye maze azenguruka inkike z’ingoro ye. Ari hejuru ku nkike, yarabutswe umugore wiyuhagiraga. Uwo mugore yari afite uburanga buhebuje.
  3. Dawidi yohereje umuntu kumurebera uwo mugore uwo ari we. Iyo ntumwa ni ko kuvuga iti: “Si Batisheba se mwene Eliyamu, muka Uriya w’Umuheti?
  4. Dawidi ni bwo yohereje abo kumumuzanira. Umugore yaraje, bararyamana (Yari yamaze kwiyezaho ubwandu bwe), maze ahera ko asubiza iyo mu rugo.

Dore uburyo tugeragezwa:

Satani afite INTEGO, ARITEGURA, kandi aba afite UMUGAMBI wo kutumanura mu rwobo ngo tuzabaneyo na we. Wibuke ko i kuzimu hateguriwe Satani n’abamarayika be (Matayo 25:41).” Satani ntashaka kuzababazwa wenyine. 

SATANI IYO ATUGERAGEZA ABA AFITE INTEGO ZIKURIKIRA:

1) KWIBA
2) KWICA
3) KURIMBURA

“Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba, kwica no kurimbura; ariko njyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” (Yohana 10:10)

UBURYO SATANI YITEGURA:
Dore amarembo atatu ikigeragezo kinyuramo:

1) IREMBO RY’IBITEKEREZO
2) IREMBO RY’IJISHO
3) IREMBO RY’UBWIBONE

“Kuko ikiri mu isi cyose ar irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese ahubwo bituruka mu isi.” 1Yohana 2:16

UMUGAMBI WA SATANI

“Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Ni uko iryo rari rirakura rikabyara icyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.” Yakobo 1:14-15

1) AKORESHA IBYAMBU BISANZWE ARIKO BITEYE AMABENGEZA
2) AKAKUROBA
3) AGATEGA INDOBANE
4) AKAKUGUSHAMO
5) MAZE AKAGUKARANGA

UKO WANESHA IKIGERAGEZO

Imana ntizankundira kugeragezwa ibirenze ibyo nakwihanganira !

Dore ibyagufasha kunesha ...
KWIRINDA
KUBAHA
GUHAGARARA KIGABO

“Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene data bari mu isi muhuje imibabaro.” 1 Petero 5:8-9

Ikibwirizwa cya “Johnny Creasong”

Mbese wari uzi ko ushobora kunesha ibitekerezo bipfuye? Intambwe ya mbere ni uguhanga amaso yawe ku kuri ukavuga uti: “Aho nerekeza ni habi, ndashaka guhinduka.” Niba koko ubishaka, uranabishobora kuko Bibiliya itubwira ko uri mushya muri Kristo. (reba 2 Abakorinto 5:17). 

Intambwe ya kabiri ni ugushakisha ikikudindiza

Menya inzitizi ufite 

Ese wigeze utekereza ko nta kintu cyiza kizakubaho? Byanashoboka ko wavuze amagambo nk’aya ngo: “Ubwo nta cyiza ntegereje ko kimbaho, ntacyo bizantwara nikitaba.” Iyi mitekerereze ni inzitizi mu mutwe wawe, kandi no kubyimenyaho ubwabyo bizakubera intangiriro yo kubohoka. Nk’Abakristo, tugomba kwiga guharanira ibitekerezo byiza, kuko imyumvire yacu ntabwo ihura n’imigambi Imana iba idufiteho.

Reka nsubize amaso inyuma nibuke ubwo natekerezaga nti: “Byashoboka ko ntazigera nkora ivugabutumwa ku rwego rw’isi.” Nihimbiye icyo gitekerezo kuko ari ko nabyifuzaga, ariko byashoboka ko Atari wo mugambi w’Imana.” Iyi yari inzitizi imbere yanjye, nyamara cyari ikinyoma cya satani. Nari narahuye n’ibikomeye mu buzima bwanjye ku buryo nahoranaga ubwoba ko nta kintu cyiza gishobora kumbaho mu buzima. Ariko igihe natangiraga kwiga Ijambo ry’Imana no kwitoza kwizera kugira ngo impembure, ni bwo nabonye ko “ntibishoboka yanjye igomba kumvamo”.

Ishyiremo ko bishoboka

Iyo umaze kubona inzitizi, intambwe ikurikiraho ni iyo kwiyumvisha ko ibintu byose bishoboka mu gihe icyo ari cyo cyose. Niba uri kunyura mu bikomeye, tangira wizere ko Imana izagukuriramo ubuzima bwiza.

Umenye ko n’abafite intekerezo nziza na bo bahura n’ibibarushya. Aho muba mutandukaniye ni uko bo babyirengagiza bakagerageza kwishimira ubuzima uko byaba bimeze kose.

Vuga icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho

Ibyo Imana yangejejeho hafi ya byose byaturutse ku kwizera no kwatura Ijambo ryayo. Ndakwinginga ngo ntuharanire kugira intekerezo nziza gusa, ahubwo utere intambwe isumbyeho wature Ijambo ry’Imana n’ijwi rirenga biturutse ku kwizera kwawe bwite (reba Mariko 4:24).

Mu bigaragara, Imana itubwira ko uko turushaho gutekereza ku Ijambo ryayo ari na ko tuzarushaho kunguka mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse turusheho kugirana na yo ubusabane. Byongeye, idusezeranya ko tuzahirwa mu nzira zacu ndetse tukabashishwa byose!(reba Yosuwa 1:8) 

Ndagushishikariza gufata umwanya ukagenzura Ijambo ryayo, ndetse ukarihuza n’imitekerereze yawe. Ha Imana igihe kugira ngo igufashe gushyira ibitekerezo byawe ku murongo umwe n’ibyayo.

Hindura imyumvire yawe witegure kwinjira mu buzima bwo guhindura imitekerereze. Uburyo bwiza nabonye bwo kugira imitekerereze myiza ni ugusaba Imana ubufasha bwinshi, kandi ukabikora inshuro nyinshi.

Mbese ukeneye inyigisho irambuye

Fata umwanya urambuye usome uburyo washyira ku murongo ibitekerezo byawe ukoresheje Ijambo ry’Imana, nk’uko tubisanga mu gitabo cya Joyce Meyer yise Power Thoughts.

 Ikibwirizwa cya Joyce Meyer”

 

Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana ,ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo,ibibahereye ubusa kubwo gucungurwa muri kiristo Yesu. Niwe Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye , kugirango yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga. (Abaroma 3 :23)

Ijambo ry’Imana risobanura neza ko ikiremwa muntu aho kiva kikagera turi abanyantege nke, ndetse ko ku bwacu ntacyo twabasha gukora ngo tuneshe icyaha, ahubwo kuko twagize amahirwe adasanzwe yo guhabwa Yesu umwana w’Imana ngo adupfirekuri ubu ntibigikwiriye ko umuntu aheranwa n’imbaraga z’icyaha icyo aricyo cyose kuko Kristo yaje kudukiza icyaha.

 Imana yatanze Yesu ngo adupfire ku musaraba maze, umwizera ahabwe ubugingo buhoraho, uwo mugambi Satani ahora awurwanya cyane, kuko mu bigaragara ahora ashaka icyazana gutandukanya umuntu n’Imana, niho usanga umuntu ibyaha bihora bimwizirikaho bityo ubuzima bwa muntu bugahinduka ubuzima bw’icyaha , ukagerageza ibyiza ariko ukisanga wakoze ibyaha nk’uko Pawulo intumwa yabivuze.

Ese nabasha kubabarirwa koko ?

Hari ibyiringiro byinshi kuri wowe ugihumeka umwuka w’abazima, n’aho waba warakoze ibyaha wita ko ari byinshi, cyangwa se ubona ko bikomeye cyane,kuko Imana yavugiye mu muhanuzi Yesaya 1 :18 ngo naho ibyaha byacu byatukura tuku- tuku nk’umuhemba Imana ibasha kubyeza bigasa na sheregi. Icyo dusabwa ni kimwe gusa ni ugufata iya mbere tugaca bugufi tukatuza akanwa kacu dusaba Imana imbabazi ,tukemerera amaraso ya Yesu agakora umurimo wayo mu mitima yacu. (Ibyahishuwe 22 :14).

Ese haracyari amahirwe yo kuzabana n’Imana ?

 Yego kuko ijambo ry’ Imana rivuga ngo: Ni inde uzarega intore z’Imana ? Ni Imana kandi ariyo izitsindishiriza ? Ni inde uzaziciraho iteka ? Ni kiristo Yesu kandi ariwe wazipfiriye ,ndetse akaba yaranazutse ari iburyo bw’Imana ,adusabira ? (Abaroma 8 :31). Ntawe ! Imana yo mu ijuru iradukunda kandi tuzabana nayo niba tudateshutse mu nzira y’agakiza ,biragusaba ko nyuma yo kwakira imbabazi twavuze haruguru, ugirana umubano wihariye na Yesu ukirinda icyagukura mu mukumbi w’intama ze maze ubundi wemere akuyobore kuko niwe nzira n’ubugingo azakugeza mu ijuru ku Mana data wa twese.

Ernest RUTAGUNGIRA/agakiza.org

Tekereza iteraniro ry’aba bagabo bari kuganira:

Aburahamu, Mose, Yosefu, Samweli, Dawidi,Yobu, Shaduraka, Meshaki, Abed-nego, Daniyeli, Yohani Batista, Setefano, Paulo, Yohana intumwa.

1. Aburahamu yababwira uburyo ubwoba no kutizera Imana byagucumuza, ariko akabasobanurira icyo KWIZERA Imana bisobanuye, kandi ko kwizera Imana bituma tuba abakiranutsi!

2. Mose we yabasobanurira GUTUMWA N’IMANA icyo bisobanuye; yababwira ko iyo umuntu yatumwe n’Imana, ko n’ inyanja yayitegeka ikamwumvira!

3. Yosefu we yababwira ko GUKIRANUKIRA IMANA nyabyo bibera ha handi nta muntu ukureba! Yabasobanurira ko UMUGAMBI W’IMANA ku buzima bw’umuntu ntawawuhagarika!

4. Samweli yababwira UKO IMANA IHITAMO UMUNTU! Yabasobanurira ko Idashingira ku bunararibonye, ku gihagararo, ku bwiza bw’inyuma, ahubwo ko yita ku MUTIMA W’UMUNTU! Yababwira ko kugira ababyeyi BASENGA ari iby’igiciro!

5. Dawidi we yabasobanurira uko Imana ari UMUTUNZI W’IMBABAZI! Yabasobanurira uko umuntu YUBAHA IMANA URI UMWAMI, UMUYOBOZI, UMUKIRE, UMUNYEMBARAGA, ICYAMAMARE,...!

7. Yobu we yababwira ko UBUTUNZI NYABWO ari UKUMENYA NO KUBAHA IMANA, naho ibintu ko ari ibishakwa!

8. Shadurake, Meshaki na Abed-Nego incuti magara zababwira ko IMANA ITABA YATWIBAGIWE MU GIHE CY’IBYAGO N’IBIBAZO! Babasobanurira ko uko byamera kose Imana Idukunda Ikatwitaho! Bababwira ko mu byago no mu bibazo, ariho IKIGERO CY’UMUNTU CYO GUKUNDA NO KUBAHA IMANA BIGARAGARA!

9. Daniyeri we yabasobanurira GUSENGA icyo ari cyo! Yababwira ko gusenga ari ubuzima, yabakumbuza gusenga, ko ari bya buri gihe, ko atari ibyo mu gihe cy’ibyago n’ibibazo gusa!

10. Yohana Batista we yabasobanurira ko nta mahoro y’umuntu mu gihe ATARAMAMAZA YESU! Yababwira ko YESU AKWIYE KWAMAMAZWA, akaba ari we usigara uvugwa, uwamwamamaje niyo bamwibagirwa!

11. Petero we yababwira uko ABANYABWOBA MU GUHAMYA YESU BAMARWA UBWOBA NA MWUKA WERA, barangiza bakamamaza YESU hose no muri bose bashize amanga!

12. Paulo we yababwira YESU GUSA! UKO YESU AHINDURA UBUZIMA, UKO YESU ARI BYOSE KU BAMUFITE! Yabatera umwete wo KUBWIRIZA KRISTO GUSA, yabatera inyota yo kubwiriza abariho bararimbuka no gukomeza abari mu rugendo rugana iwacu ho mu ijuru, agasoza abibutsa ikamba babikiwe n’Umukiza wacu YESU KRISTO.

13. Yohana we yababwira iby’ IBYIRINGIRO BY’ABANA B’IMANA N’AMAKAMBA Y’ABANESHEJE ISI, agasoza abakumbuza kuzabona UBUGINGO BUHORAHO NO KUBANA N’UWATUBAMBIWE UBUZIRAHEREZO!
* Ujye ukunda kubana no kugira incuti zikubwira bene ayo magambo!
* Twibaze natwe mu gihe twaba turi muri iryo teraniro, icyo twababwira!

Source: Social Media

Tuzi ko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza, ibi ni intumwa Pawulo wabihamyaga kandi yararimo gutotezwa. Nk’uko byanditswe ngo“Turicwa umunsi ukira bakuduhora, Twahwanijwe n’intama z’imbagwa.”Abaroma 8.36

Nubwo ibinaniza ari byinshi mu nzira, nubwo dutotezwa, bikagaragara ko mu nzira ducamo bisa nkaho ntakiza kiyirimo, ntabswo dukwiye gucogora kuko muri byose turushaho kunesherezwa n’uwadukunze Yesu Kristo.

Bibiliya iravuga ngo ‘’None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira? Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Abaroma 8:31-35

Kuvuga ko “nta mubisha” ntibivuze ko umubi ataturwanya oya, ahubwo mu ngorane izo arizo zose Imana yonyine iba iri kumwe natwe. Niyo yemeye gutanga umwana wayo w’ikinege ngo aze kutwitangira, umubisha wacu Yesu yarangije kumunesha.

Kuvuga ko “ntawe uzarega intore z’Imana” Ntabwo bivuga ko ababisha badashora ibirego ndetse byinshi, oya ahubwo niyo batureze Imana yo mucamanza w’ukuri niyo ituburanira kandi niyo idutsindishiriza ikaturinda gukorwa n’isoni.

Ninde uzaduciraho iteka? Ni Yesu Kristo kandi ariwe wadupfiriye, akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira iteka?
Kuvutga ko “nta cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristo” ntabwo bivuga ko ababisha batabigerageza, oya, ariko icyaza cyose gishaka kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo, Imana yacu iba iri kumwe natwe, inzara, kwangwa n’abantu, gutotezwa n’ibindi ntacyo bidutwara, ahubwo muri byose turushaho kunesherezwa

Muri Kristo Yesu dufitemo ubudahangarwa, dufite ubwishingizi, umuntu cyangwa ikintu icyaricyo cyose nticyabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana rwagaragariye muri Yesu Kristo umukiza wacu.

Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi 1Timoteyo 6:6

Mu buzima busanzwe umukristo wese aho ava akagera aba abizi neza ko kubaha Imana ari inshingano ye, nubwo hari ubwo adashobora kuzuza izo nshingano neza ariko aba abizi neza ko abitegetswe.

Umuntu ukunda uko bisa kose uramwubaha kandi Imana irenze kuba umuntu yo ni umuremyi wa byose niyo mpamvu ikwiriye icyubahiro cyose.

Kuyubaha rero ni ikintu gikomeye ariko kandi iyo gifatanijweho n’uyu mutima unyuzwe bigira inyungu nyinshi kurushaho.

Iyo witegereje intambara nyinshi ziba mu isi inyinshi zishimgiye ku kutanyurwa, kuko buri wese aba yifuza gutera indi ntambwe mu by’ubu buzima rimwe na rimwe bigatuma ishyari rizamuka rigatera bamwe kugiririra nabi abandi. Ikintu gitangaje ni uko usanga abashaka iby’abandi ni abafite bashaka ni iby’abafite duke, mbese ibifi binini bikunze kugira umwete wo kumira uduto Ariko Bibiliya yatubwiye ngo wubaha Imana ugateranyaho kunyurwa mu mutima wawe, nta kabuza urunguka.

Akenshi Imana tuyizi ko ari Imana ikora ibitangaza, Imana ifite imbaraga n’ibindi byinshi bitewe nuko buri wese yayibonye, ariko uyu mutima unyuzwe iyo umuntu atawufite ntashobora na gato kubona imirimo y’Imana.

Ntashobora guhereza agaciro iby’imbaraga Imana yakoze kuko aba yumva hari n’ibindi ashaka, yego kwifuza bihora mu mutima wa muntu, ariko kunyurwa ni iby’agaciro.

Ibyo simbivugiye yuko nakekaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite. Abafiripi 4:11

Waba ufite byinshi cyangwa nta nabyo, waba ufite inenge cyangwa ntazo uko uri kose Imana nibyo yabonye ko bigukwiriye, igikwiririye ni ukwiga kunyurwa nabyo, ukishimira ibyo ufite, ukanyurwa nuko uri, ntakabuza uzagira inyungu nyinshi.

Hari igihe usanga umuntu ahora aganya kandi wenda ugasanga nta n’impamvu ikwiriye kumutera uwo mutima, hari n’ubwo Imana imukorera ibitangaza ntabihereze agaciro kubwa wa mutima uhoramo amaganya, ariko nukuri biradukwiriye nk’abakristo kugira umutima unyuzwe, ibyo dufite tukabishimira Imana kandi tukiga no kubibamo mu buryo buyihesha icyubahiro. Ntakabuza inyungu nyinshi tuzazibona.

Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi 1Timoteyo 6.6

Kwizera niko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa nayo iby’ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo munzu ye, ariyo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera Abaheburayo 11:7

Nowa ntabwo yari azi neza niba koko hazabaho kurimbuka kw’isi, cyakora kuko yumvise Imana ivuga ibyo kurimbuza isi umwuzure, yemeye kuyumvira, Imana imuhereza ikerekezo hamwe nuko azabyitwaramo Nowa arabyemera.

Mugihe umwuzure wari utaraza, Nowa yagiriye Imana ikizere yemera guhindura uburyo bwo kubaho ahubwo agendera ku murongo Imana yamuhereje. Nowa ntiyari azi neza ko ibyo bizaba ariko yari yarumvise Imana ivuga arangije arizera.

Nowa yari umukiranutsi w’Imana, igihe cye cyose yakimaze yumvira icyo imubwiye. Mu byukuri yagendanaga n’Imana. Ninayo mpamvu Imana nayo yamugiriye ikizere igatangira kumubwira ibigiye kuba mu isi.

Imana yamutegetse kubaza inkuge kugira ngo azabashe kurokora abazumva imiburo bose hamwe n’abo munzu ye ndetse n’inyamanswa, Nawe ntiyigeze ashidikanya ahubwo yakoze icyo Imana imubwiye.

Buri kimwe cyose yakoraga ku nkuge yabaga yakibwiwe n’Imana, intambwe kuyindi niyo yamuyoboye uburyo inkuge igomba kubakwa. Kuberako yagendanye n’Imana kandi akayumvira muri byose byahinduye ejo he kuba heza, ubwo umwuzure wabaga mu isi abantu bose bari muri iyo nkuge barapfuye ariko Nowa n’abandi bose bemeye kwinjiramo bararokotse.

Uyu munsi ntawakwemeza neza ko ejo he ahazi, akenshi nk’abantu tubara ibya none.
Ubusanzwe ejo hategurwa none.

Inkuge ya Nowa uyu munsi turayigereranya n’agakiza Imana yatanze kubuntu ariko hariho abatarigeze bagahereza agaciro bahitamo kwikorera ibyo bishakiye, nyamara abo kwa Nowa nabo bari bazi ko Nowa yivugira iby’uwo mwuzure ntabizigera bibaho, ariko igihe cyarageze birasohora.

Agakiza karatanzwe ku buntu kandi umuntu wese yarakwiriye kukemera, nibwo buryo bwiza bwo gutegura ahazaza heza, kuko ubwo urugi ruzaba rukinzwe nta muntu numwe uzemererwa kongera kwinjira kuko amahirwe yo kwihana no gukizwa azaba yaratanzwe abantu bakayirengagiza.

Niyo mpamvu umunyabwenge akwiriye kumenya igikwiriye kugira ngo ejo he habe hameze neza.

Ukwiye guhora wegera Imana Imana ukajya usenga ugira uti ‘’Mwami ndashaka kugendana nawe, nyigisha, fungura amaso yanjye kugira ngo mbashe kumenya icyo unyifuzaho.’’ Ugasaba Imana Ikakwereka uko ugomba gutegura ejo hawe. Ukemera kuba umugaragu mwiza ugandukira shebuja. Humura nubikora neza nawe azakubwira ijambo ryiza kuri wa munsi, Imana ikubashishe mu izina Yesu, Amen.

Ibihe bigize ubuzima bw’umuntu ushatse wabihuza n’ibigize umunsi nk’igice kimwe cy’ibihe. Ubundi umunsi ugira ibihe wakwita ko ari bitatu aribyo igitondo, sa sita (ku manywa) ndetse n’umugoroba (ijoro).

Ugenekereje wasanga ibi bihe byose uko ari bitatu umuntu abinyuramo mu gihe amara ku isi. Ubuzima bw’umuntu bugira igihe wakwita ko ari mu gitondo akiri muto dufate urugero nko kuva ku myaka 0 kugeza kuri 30. Ibi ariko byaterwa n’icyizere cy’ubuzima bw’aho uri.

Iki gihe umuntu aba akiri muto, akitegura kubaho neza, afite icyizere cy’ibintu byose. Muri iki gihe nibwo Imana igutegura ukagaragaza icyo uzaba cyo sa sita ndetse no ku mugoroba. Icyo iguteganyamo ikigucuramo muri iki gihe. Iyo iki gihe ugikoresheje nabi, byica ibindi byose bizakurikira, umuntu ubonye muri iyi myaka aba atanga icyizere cyangwa se ntacyo bitewe nuko yakitwayemo.

Reka tugaruke ku kindi gihe nacyo wakwita sa sita ku buzima bw’umuntu, tugenekereze kuva nko ku myaka 30 kugeza kuri 50.

Sa sita ni igihe umuntu aba yarangije gukura muri byose cyangwa gupfa muri byose. Ni hagati y’igitondo n’umugoroba by’ubuzima. Iyo wakoresheje igitondo neza imbere y’Imana ukabyaza umusaruro ibyo yagushoyemo byose, uba ugeze igihe cyo kurya imbuto zabyo no kubishimangira, ukageza nimugoroba ufite umurongo mwiza. Iyo wemereye Imana igakorana nawe mu gitondo cy’ubuzima bwawe, uzarya imbuto z‘ibyo wabibye mu gihe cya sa sita ndetse n’umugoroba.

Sa sita n’igihe cyo hagati mu buzima ni nk’impeshyi y’umwaka umuntu aba atungwa n’uko yitwaye mu mezi abanza ariko bikanamusaba guteganyiriza ibihe bibi biyikurikira.

Umugoroba cyangwa se ijoro tugenekereje umuntu yaba ageze ku myaka nka 50 kujyana hejuru. Umubwiriza yandika yaravuze ngo ni iminsi mibi aho umuntu aba atakinejejwe na byinshi, abarinzi b’inzu bagahinda umushyitsi, intwari zikunama. Umubwiriza 12:3

Iki ni igihe kiba cyegereje hafi ku iherezo ry’ubuzima bw’umuntu, uba ushaka kuruhuka, utangiye kugira intege nke, utakibasha gukora nka mu gitondo cyangwa sa sita.

Usigara ukomereza aho watangiriye mu gitondo na sita. Iyo wubatse umusingi mubi, nta mahirwe uba ufite muri iki gihe.

Uzasanga bamwe bavuga ngo iyo umuntu ashaje ubwenge bwe busubira inyuma. Iyo watangiye nabi usigarana ijambo rivuga ngo ‘’Iyo mbimenya’’, akenshi bavuga ko riza nyuma yo guta igihe.

Umuntu wese amaze gusoma ibi yasaba Imana ngo imusure, amenye igihe arimo. Salomo kubera ubunararibonye yabonanye isi, yasabye abantu kujya bibuka umuremyi wabo iminsi mibi itaraza.

Icyakora icyiza cy’Imana nuko nubwo waba warakoresheje igitondo nabi cyangwa na sa sita, uracyafite amahirwe yo kuba waza aho Yesu ari, arakwakira. Haracyari icyizere cyo gukizwa ugakorera Imana mu gahe gato usigaranye ku isi, kuko ubuzima bwo ni bugufi, ariko abakijijwe ntabwo bazaheranwa n’urupfu kuko bafite ubugingo buhoraho.Yohana 3:16

“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe, atari ku bwa mugenzi we, kuko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.” (Abagalatiya 6:3-5)

Aha turabonamo abantu babiri:

  1. Wowe (umurongo wa 3)
  2. Mugenzi wawe (umurongo wa 4b)

Ibi biwereka ko n’aho mwakorera umurimo w’Imana hamwe (mu itsinda), Imana itandukanya imirimo wikoreye ubwawe, n’iyo mugenzi wawe yakoze.

Imirimo y’Imana dukunze kuyikorera hamwe, ku buryo usanga bibaye ngombwa kubitandukanya byagora umuntu kumenya icyo umwe yakoze. Tuba turi benshi. Ariko ijambo ry’Imana riratubwiye ngo “Umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”

Dukora imirimo y’Imana mu buryo 2:

  1. Hari abantu bamwe basobanukiwe umumaro uva mu gukorera Imana, bigatuma bakomeza gukora n’ubwo bari mu kivunge bagakomeza gukora.
  2. Hari abandi biba bigaragara ko bashoboye gukora, bigatuma bakora kuko badakoze byagaragara.

Abadakorera Imana (cyangwa abatayikorera nk’uko bikwiye), nabo bari mu bice bibiri:

  1. Hari undi utazi umumaro wo gukorera Imana, bigatuma abikora nabi.
  2. Hari undi uvuga ati: “Turi benshi, nakora ntakora nta wenda kubimenya.”

Mbese wowe uri mu ruhe ruhande. Ariko menya ko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.

Ijambo ry’Imana ryongera kutubwira ko mbere yo guhabwa ingororano, imirimo yacu izapimwa. Umuntu ukora kuko atekereza ko aramutse adakoze byahita bigaragara, ndabwira nti ubonye akaga kuko Imana nipima igasanga warakoraga kuko bakureba, atari kubw’urukundo, nta ngororano uzabona

 1 Abakorinto 3: 13-15

“Umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese. Umurimo w’umuntu uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho, azahabwa ingororano, ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu…

Mbese urumva umurimo wawe uzaguhesha ingororano, cyangwa uzayibura?

Kenshi usanga Abakristo tuvuga tuti:

  • Ku itorero ryacu tugira amateraniro kuwa 1, 4, …
  • Korali yacu yaririmbye bose bajya mu Mwuka
  • Ku itorero ryacu tugira gahunda yo gusura abarwayi kwa muganga ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi

Ibi ni byiza, ariko wari ukwiye kureba uruhare rwawe muri ibi bikorwa itorero ryawe rikora. … kugira ngo abone icyo yirata ubwe, atari ku bwa mugenzi we. Kuko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.

Biragarara ko mu byo tuvuga harimo ibyo tuba twiyitirira kuko haba harimo ibyakozwe na bagenzi bacu. Biratandukanye kuba ikintu cyakozwe n’itsinda mbarizwamo, no kuba ari njye wagikoze. Ibyo Ijambo ry’Imana ribyita kwishuka.

Yakobo 1:22, Ijambo ry’Imana riragira riti : “Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa MWISHUKA.”

Ijambo ry’Imana ridutegeka ibintu bitandukanye. Urugero, ridutegeka guteranira hamwe dusenga. Abaheburayo 10:25: “Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira …” Nyamara wowe ugira uti : “Ku itorero ryacu duterana kuwa 1,4, …” Mbese Imana ije gushaka abateranye kuri iyo minsi yakubona? Isuzume maze ukore iby’iryo jambo.

Reka dufate urugero rwa Korali, nk’uko muzi ko igizwe n’umuntu umwe cyangwa benshi:

Kugira ngo Korali igire amavuta cyangwa itere imbere, haba hari umuntu umwe cyangwa benshi babigizemo uruhare: uyisengera, uhugura, uhimba indirimbo, … Nyamara igice kinini, hari n’ababa bananiwe kubahiriza gahunda gusa, kuko usanga benshi bakererwa kandi barabigize akamenyero.

Imana rero izi izina ry’aho usengera, izina rya Korali uririmbamo ariko iyo ije gutanga umugisha ireba umuntu umwe umwe, maze ugasarura icyo wabibye.

Abantu benshi bakorera Imana, ndetse bakanavunika rwose, ariko ntibabone umugisha. Baba basarura ibyo babibye, kuko ijambo ry’Imana ritubwira ko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza tuyikorera (Abaheburayo 6:10). Byanga bikunda, iyo ukoreye Imana utaryarya ubona ingororano.

 “Ntimuyobe, Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.” Abagalatiya 6:7

Ijambo ry’Imana ritwereka ko abantu bari gukorera Imana imwe, nyamara bakayikorera ku buryo butandukanye.

1 Abakorinto 3: 12 “Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,” Nkwibutse ko igihombo gifite wowe ukora nabi.

Itegereze ibivuzwe mu iri jambo: mbese izahabu inganya igiciro n’ibiti cyangwa ibikenyeri? None se wowe uri kubaka iki ku rufatiro twashyiriweho

Iyo Imana idushinje ko tugenda nabi, nta kindi gisubizo uretse kwihana. Iyo utihannye, biba ari akaga gakomeye kuko Imana ikunda umurimo wayo yatangije. Nkwibutse ko ikunda n’ubugingo bwawe, ni yo mpamvu ihora igusaba kwihana.

Ibyahishuwe 2:5 "Ni uko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutuhana. Ibyahishuwe 3:3 “Ni uko ibuka ibyo wakiriye n’ibyo wumvise ubyitondere kandi wihane. Ariko nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.”

Imana iguhe umugisha.

Mwene So,

Simeon Ngezahayo/ agakiza.org

“Ni cyo gituma ngiye kongera kubaburanya, ni ko Uwiteka avuga, nzaburanya abuzukuru banyu. Nimwambuke mufate ku birwa by’i Kitimu mwirebere, mutume i Kedari kandi mwitegereze cyane, murebe ko hariho igisa gityo cyigeze kubaho. Mbese hariho ishyanga ryakunda kugurana imana zaryo kandi atari imana? Ariko abantu banjye baguranye icyubahiro cyabo ibitagira umumaro. Wumirwe ku bw’ibyo wa juru we, ufatwe n’ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.” Yeremiya 2:9-13

Aya magambo Umuhanuzi Yeremiya yayabwiye ubwoko bwa Israel, ubwo bwari bumaze kwigomeka bukanga gukomeza kuyoborwa n’Imana ahubwo bukayoboka kuramya ibigirwamana. Umuhanuzi Yeremiya yahamagawe mu gihe gikomeye, igihe ubwoko bwa Israyeli bwari bwigometse ku Mana, butagishaka kuyumvira, bwarayimuye.

Uyu muhanuzi yabayeho ku ngoma z’umwami Yosiya, umuhungu we Yehoyakimu wimitswe na Farawo amaze kubagira ingaruzwamuheto ndetse amuhindurira izina (2 Abami 23:31) uyu nawe yakoze ibyangwa n’Uwiteka (2 Abami 23:37) ndetse na Sedekiya wimitswe na Nebukadinezari wari warigaruriye Yeruzaremu ndetse nawe yahinduriwe izina kuko ubundi yitwaga Mataniya (2 Abami 24:17). Icyo gihe abayuda bari abanyembaraga n’abazi intambara Nebukadinezari yari yarabajyanye I Baburoni ari imbohe (2Abami 24:15). Murumva ko Yeremiya yahamagawe mu gihe gikomeye, abayuda bari abanyembaraga barajyanywe mu bunyage bw’abanyamahanga. Imana ituma Yeremiya kubamenyesha icyo bazize no kubizeza ko izagira igihe ibagirira ibambe. Irababwira iti nimwitegereze amahanga abagose, n’ubwo asenga ibigirwamana ariko ihanga ryose ritsimbarara ku mana yaryo kandi atari Imana nyakuri. Ariko mwebwe bantu banjye mwaranyimuye, mwarandetse nubwo hari amateka y’ibyo nabakoreye yakababereye igitsikamutima. Mwagiye mu bitagira umumaro, mwiyimikiye izanyu mana zitari Imana nyakuri niyo mpamvu nanjye nzabahana mu maboko y’abanyamahanga. Imana idutabare.

Dore bimwe mu bintu Imana yanga urunuka

1. Zaburi 5: 7Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n’umuriganya
2. Gutegeka kwa kabiri 27: 15 “Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n’umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe
3. Gutegeka kwa kabiri 23:18-19: Ntihazagire maraya mu Bisirayerikazi, ntihazagire utinga abagabo mu Bisirayeli. Ntuzajyane igisasūro cya maraya cyangwa ibihembo by’utingwa mu nzu y’Uwiteka Imana yawe ngo uhiguze umuhigo wose, kuko ibyo byombi ari ibizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.
4. Imigani 6: 16-19: Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:

• Amaso y’ubwibone,
• ururimi rubeshya,
• Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,
• Umutima ugambirira ibibi,
• Amaguru yihutira kugira urugomo,
• Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma, N’uteranya abavandimwe.

Abishoye muri ibi baba bagambiriye nkana kwimura Imana. Nyamara kandi Ijambo ry’Imana ritugira inama riti “Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza. Ababi ntibamera batyo, ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi. Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka.” Zaburi 1:1-6

“Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”Yeremiya 17:7-8

Imana idufashe kandi idushoboze kuyishikamishaho umutima wacu wose ngo ejo tutayimura tukagurana icyubahiro cy’Imana ibitagira umumaro.

 

Imibanire yose ni ngombwa kuyikuza. Mu mibanire dufitanye n’Umwuka Wera rero, na ho ni uko biri.

Mbese ni iki uri gukora ngo ukuze imibanire ufitanye n’Umwuka Wera?

Mbese hari nk’inzego kuva kuri 1 kugera ku 10, urwego rwa mbere rugaragaza ko nta mibanire ufitanye na Mwuka, ariko urwa 10 rugaragaza ko ufitanye na We imibanire inimbitse kandi yuzuye; ni he uruhe rwego wakwishyiraho?

Mu matorero yemera Umwuka Wera hari imyumvire ivuga ko iyo wuzuye Umwuka Wera (bigaragazwa no kuvuga mu ndimi nshya) uba ubonye ibyo ukeneye byose mu Mwuka Wera.

Uku si ukuri!

Reka turebere hamwe intambwe zo gukura mu Mwuka tubifashijwemo n’Ijambo ry’Imana.

Tuzi ko Yesu yavugaga ko Umwuka Wera ari nk’amazi atemba ava mu nda yacu.

Mu byo nabandikiye uyu munsi, tubona ko Ezekiyeli yagiye mu iyerekwa akabona uruzi rutemba runyura iburyo bw’igicaniro.

Nkwibutse ko uruzi rw’Imana rutemba ruturuka ku gicaniro.

Ezekiyeli rero yajyanywe muri uru ruzi maze agenda ashyirwa mu mazi asumbana uburebure. Ibi bifite ubusobanuro bunini cyane mu isano mibanire dufitanye n’Umwuka Wera w’Imana.

Wibuke ko Ijambo ry’Imana rivuga ngo aho uru ruzi ruzatemba hose hazaboneka ubuzima.

Mbese ubuzima bugufitiye akamaro kangana iki? Hanyuma se ubwo imibanire yawe na Mwuka ikwiye kuba imeze ite?

1. Mu bugombambare : ibi bishobora gusobanura igihe twakiriye agakiza.

Yohana 3:5-7 Yesu aramusubiza ati :“Ni ukuri ni ukuri ndakubwira ko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu Bwami bw’Imana. Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni Umwuka. Witangazwa n’uko mbabwiye kubyarwa ubwa kabiri.”

Aha tubona ko Yesu ashimangira ko Umwuka Wera ari wo nzira yonyine ibasha kutugeza kuri We ndetse no kuri Data.

Yohana 4:14, Yesu yaravuze ati: “Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose.” Avuga ibyo benshi bagiye bita gusubirana ubuzima!

2. Mu mavi : ibi bishobora gusobanura imibanire yacu n’Imana mu masengesho.

Benshi batekereza ko ubwo basenga bamaze kubigeraho. Mbese wigeze ubona umuntu usenga ariko akaba abayeho mu buzima butagaragaza Kristo?

Gusenga ni ingirakamaro ariko si byo bya nyuma. Nyamara bishobora kutubera intambwe yo kugera kure!

Abefeso 6:18 haragira hati : “Musengeshe Umwuka iteka ku buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mukomeze rwose kuba maso musabire abera bose.”

Wasenga ute? Wasengesha Umwuka! Mbese ni kamaro ki gukura mu Mwuka bidufitiye?

Abaroma 8:26-27 hagira hati : “Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni We udusabira aniha iminiho itavugwa, kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.”

Mbese wumvise icyo nshaka kuvuga? Ni nde usenga muri uyu murongo dusomye?

Ni kangahe tugomba kwita ku mibanire yacu n’Umwuka Wera?

Yuda 20 haragira hati : “Ariko mwebeho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera.” 
3. Mu rukenyerero : aha bisobanura gupfa kuri kamere.

Most every relationship

Icyo nzi neza ko uyoborwa na kamere adashobora kwera imbuto. None se ubwo mu mibanire yacu na Mwuka Wera byacura iki?

Abagalatiya 5:24-25 hagira hati : “Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo. Niba tubeshwaho n’Umwuka, tujye tuyoborwa n’Umwuka.”

Amazi aramutse akugera mu rukenyerero, ntiwabasha guhagarikwa n’imbaraga zawe cyangwa ngo wigenzure na mba. Amazi aba yakurushije imbaraga.

Abaroma 8:12-14 haragira hati : “Ni uko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y’imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo, kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama. Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose nibo bana b’Imana.” 

Watangiye kubona ko mu gihe umuntu atangiye kwinjira mu bihe byo gusenga mu Mwuka nta buryarya ari bwo aba abasha gusobanukirwa byimazeyo impamvu yo gupfa kuri kamere maze agatangira kubaho mu Mwuka? 

Ibyo biratwinjiza ku ntambwe ikurikiraho y’imibanire yacu n’Umwuka Wera.

Luka 9:23-25 haragira hati : “Maze abwira bose ati umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose maze ankurikire. Kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuza ubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi?”

Mbese ni iki mu isi ubona wakwemera ko kikubuza gukura mu Mwuka?

Mbese n’aho waba umuntu wa mbere ukize ku isi ariko ukananirwa gukomeza imibanire yawe n’Imana, uyubaha kandi uyikunda, byakumarira iki? Mbese byakumarira iki upfuye utaragize Yesu Kristo uwa mbere mu buzima bwawe?

4. Amazi menshi yakwambukwa n’uzi koga : ibi ni ukwigaragaza k’Umwuka Wera.

Ibi ni byo ugiye kwibonera biba kuri izi nsengero mu minota nk’ibiri.

Tekereza umukristo wiyita ko yuzuye Umwuka ariko atagaragara mu buzima bwe! Aba ameze nk’umuntu wiyita umuganga ariko nta cyemezo abifitiye cyangwa ubushobozi bwo kuvura abantu afite

Ijambo ry’Imana mu 1 Abakorinto 2:3-5 riragira rirti : “Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi, n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka w’imbaraga, kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku mbaraga z’Imana.”

Urabona ko umumaro w’imibanire yawe n’Umwuka ugomba gukura buri gihe!

Yohana 14:12-14 Yesu yaravuze ati : “Ni ukuri ni ukuri ndbabwira yuko unyizera imirimo nkora azayikora ndetse azakora n’iyiruta kuko njya kwa Data. Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana We. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora!

Iki ni cyo gihe! Ntugenzure imibanire yawe na Mwuka ku byo ntekereza, ahubwo urebere ku Ijambo ry’Imana!

Mariko 16:17a, Yesu yaravuze ati : “kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ng’ibi
 Mbese ni ibihe bimenyetso mu byo Yesu yavuze bigendana nawe kugeza ubu
Mbese hamwe n’ibyo tumaze kurebera hamwe, wowe wakwishyira ku ruhe rwego hagati y’urwego rwa 1 n’urwa 10? 

Wibuke ko ubuzima buzaboneka aho aya mazi azatemba hose.

Mbese ubuzima bwa Mwuka buri gutemba muri wowe cyangwa impande zawe buranga iki

Kugeza ubu ufite amahirwe yo guhindura imibanire yawe na Mwuka. Mbese ubikoraho iki?

 

Icyigisho cya Chris McCall

1 Abakorinto15:33,Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.

Ijambo ry’Imana riduhamagarira kwera mu ngeso zacu. Ibyo bisaba ko umuntu yirinda ku gato no ku kanini.Kugira incuti ntabwo ari bibi, ariko n’ukugenzura ubucuti bwanyu aho bushingiye. Abasinzi bakundanira ko basangiraagacupa”, hari n’abakundanira aho bajya bahurira haba heza cyangwa habi.

Aba fana ba equipe y’umupira bakundanira ko bafana equipe imwe. Nta bucuti bushobora kubaho budafite impamvu. Umusore n’inkumi bashobora gukundana kubera impamvu ibahuza y’ubusambanyi cyangwa ibisa bityo, byaba bidahari ubucuti bukavaho.Amanyamasengesho, bakundanira ko bajya gusenga, bakaba incuti ko bafite ahantu bajya bajyana gusenga.

Urebye mu migani y’abanyarwanda, usanga wagira ngo basomye Biblia. Baciye umugani ngo: “Ihene mbi ntawuyizirikaho inziza.”Nibyo! kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza.Iyo umaze kwakira Yesu nk’umukiza w’ubugingo bwawe, biba byiza uhisemo incuti zamenye kristo zigendera mu nzira nziza.

Dufate urugero: abagore bagira ikigeragezo cy’umunwa, bazi kubara amakuru, ibyo bazi n’ibyo batazi, ibyo bumvise n’ibyo babonye n’ibindi.Iyo umaze kwihana ugakomeza kugendana na babandi mwahoranye kera, ntushobora kuva mu ngeso mbi. Imigani 20:19 Ugenda ari inzimuzi amena ibanga, nuko ntukiyuzuze n’ ukunda kuvugagura.

 Bisaba kwitandukanya. Abasore n’abakobwa bagira ikigeragezo kijyanye n’imibiri yabo. Iyo wihannye ugakomeza kugendana na babandi mwari inshuti kera birakugora gusiga ingeso za kera. Abagabo bageragezwa n’inzoga,ubusambanyi n’ibindi byinshi. Bisaba ngo niba wihannye usige ba bandi mwajyaga musangira ntube nk’umwe twaganiriye akambwira ati:” Ndashima Imana narakijijwe gusa inzoga nizo zananiye”. Iyo ugumanye nabo, ntibyoroha kuva mu ngeso za kera.

Emera kubabaza umubiri wawe usige abo wita incuti ariko ubona bafite ingeso mbi. Nibwo uzabasha kubana na Yesu. Ntihakagire ugushuka, ubucuti bwose bugira impamvu. Mbese iyo mpamvu ni nziza? Yesu arashaka ko witandukanya. Ngaho senga uti:” Mana Data, mw’izina rya Yesu, umpe imbaraga zo kwitandukanya n’incuti mbi kugira ngo nzabone ubugingo buhoraho Amen”

Ev. KIYANGE Adda-Darlene.

“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.... umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane nawe. Ariko utankunda ntiyitondera amagambo kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye” (Yohana14:21-24).

“Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, núbugingo bwawe bwose nímbaraga zawe zose (Getegeka kwa kabiri6:5)”.

Ibi ni bimwe mu byanditswe dusanga muri Bibiliya yera, bivuga ku rukundo umuntu agomba gukunda Imana n’uburyo agomba kuyikundamo. Twebwe abantu tuzi neza yuko Imana idukunda mu buryo bwose bushoboka, ndetse Imana ubwayo ni urukundo. Kuba rero Imana idukunda ntabwo birangirira aho, natwe tugomba kuyikunda kandi kuyikunda si ukundi ni ukubaha amategeko yayo.

Amategeko y’Imana ntabwo uzayamenya utashatse kuyamenya, bisaba ubushake, bisaba umuhate wo gusoma Bibiliya kuko ni cyo gitabo Imana yashyiriyeho abakirisitu ngo babashe kumenya icyo ibashakaho ndetse n’imigambi ifitiye ubuzima bwabo; ariko ibi sibyo turi burebe cyane muri iyi nkuru ahubwo turarebera hamwe ubwoko 3 bw’imitima idashobora gukunda Imana (idashobora kubaha amategeko yayo) keretse gusa mu gihe abafite iyi mitima bemereye Imana ikabahindura ikabaha umutima mushya kuko ariyo gusa ishobora gukemura ibibazo nk’ibi. Nta ngufu (efforts) wakoresha ngo uhindure umutima wawe, nta miti n’imwe wafata, nta n’urukingo ye.

Ariko se mbere y’uko twinjira mu nkuru nyir’izina, uzi impamvu mu Getegeka kwa kabiri6:5, Imana ihera ku mutima wawe wose’? Mu by’ukuri ntabwo ari impanuka kuba umutima ariwo utangira urutonde rw’ibyawe ugomba gukundisha Imana. Iyo biza guhera ku magambo yawe yose, Imana ireba kure kandi iratuzi kurusha uko twiyizi. Ku bw’iyi mpamvu rero izi neza ko twebwe abantu dushobora kubeshya, kuba indyarya, kuvuga ibyo tutizera kandi dushobora no kuvuga ibintu byinshi ariko bikarangirira mu magambo. Niyo mpamvu rero Imana yiyemeje kujya irebe umutima w’umuntu kurusha izindi ngingo ze zose.

Reka noneho twinjire mu bwoko bw’imitima idashobora gukunda Imana cyangwa se mu yandi magambo idashobora kubaha amagambo n’amategeko y’Imana. Soma Matayo 13:18-23

  1. Umutima w’inzira: ni umutima uhora urangaye, ufungukiye buri kimwe, umutima w’akazuyaze. Imana ntikunda umuntu w’akazuyaze udafite aho ahagaze, ndetse inavuga neza ko bene abo izabaruka. Umutima w’inzira ni wa mutima utazi kumaramaza cyangwa se kumesa kamwe wa mugani w’Abanyarwanda. Uyu munsi urakizwa ejo ukabivamo, uyu munsi uraririmba abantu bakihana, ejo ukaririmba bagakubitana amacupa mu kabari; mbese urimo waravangiwe, n’ukubonye ntamenya aho ubarizwa.
  2. Umutima w’ibuye: uyu mutima ni umutima ukakaye, ukomeye, ariko utari umugome. Gusa umutima w’ibuye nta kwizera ugira, ni wa mutima uhora wibaza ibibazo ku nyigisho zose wumvise (urugero: Ni nde se wababwiye ko Imana isubiza mu gihe gusa umuntu yiyirije ubusa”?). Uyu mutima kandi ni wa mutima udapfa kwakira ijambo, ubanza kwinangira n’aho wemereye ntabwo wizera. Kuko rero Imana itanezezwa no kubona abantu batizera, ni nayo mpamvu ivuga ngo ‘Nzabakuramo umutima w’ibuye mbahe umutima mushya, umutima w’inyama’
  3. Umutima w’amahwa: uyu ni umutima wuzuye agahinda, kwiganyira, kutanyurwa, kudashima. Uyu mutima kandi urangwa no kudasenga, uhora ufite ubwoba bw’ejo hazaza kuko nyine ntunyuzwe n’uko umeze uyu munsi.

Niba rero udakunda Imana, ikibazo ntabwo ari wowe; ikibazo ni umutima wawe. Senga Imana uyisabe ko yaguha umutima mushya wifashishije Zaburi51 yose (cyane cyane umurongo wa 12).

UMUHOZA N. Jessica 

Ubusanzwe
Abrahamu ashushanya Yesu 
 25%

Isaka  ni  25% ,  Yakobo 70%,  Yosefu 100%

 

1.  Bombi bakundwa na ba Se

Itangiriro
37:3

Matayo
3:17

2.  Bombi banzwe na bene se

Itangiriro
37:4

Yohana
15:24

3.  Bene se ntibabemera

Itangiriro
37:8

Yohana
7:5

4.  Banze ubutware bwabo

Itangiriro
37:20

Luka
19:14

5.  Bose baragambaniwe

Itangiriro
37:18

Matayo
27:1

6.  Barahinyuwe

Itangiriro
37:19

Matayo
27:31

7.  Bombi babambuye amakanzu

Itangiriro
37:23

Matayo
27:28

8.  Baguzwe amafaranga

Itangiriro
37:28

Matayo
26:15

9.  Ibyo bakoraga byahabwaga
imigisha

Itangiriro
39:3,4

Yesaya53:10

10. Bombi bari bafite
ukuboko kwiza

Itangiriro
39 :2

Yohana
3 :35

11. Bombi barageragejwe ntibakora
icyaha

Itangiriro
39 :9

Abaheburayo
4 :14

12. Baraboshywe
batabwa mu nzu y’ imbohe.

Itangiriro
39 :20

Matayo
27 : 2

13. Bombi babohanywe n’ abantu 2

Itangiriro
40 :2

Luka
23 :32

14. Umwe mu bo bari
babohanywe yahawe ubugingo undi arapfa 
 

Itangiriro
40:21

Luka
23:43

15. Bombi bari abanyabwenge
bamenya ibihishwe

Itangiririro
41:39

Colosayi
2:3

16. Bombi amavi
yarabapfukamiye

Itangiriro
41:43

Abafiripi
2:10

17. Bombi batangiye gukora
bafite imyaka 30

Itangiriro
41 :46

Luka
3 :23

18. Bombi imibabaro yabo
yakijije abantu

Itangiriro
50 :20

Abaroma
5 :8

 

19. Bombi bahawe
ubutware

Itangiriro
41 :41

Matayo
28 :18

20. Abanyamahanga
bahawe icyubahiro.

Itangiriro
41 :45

 

21. Bahawe
isezerano ryo kuzamuka mu cyubahiro.

Itangiriro
37 : 6,7

Yesaya
9 :6

22. Bombi batawe mu cyobo
bakurwayo.

Itangiriro
37:24, 28

Abefeso4:9

23. Bababeshyeye ibinyoma
bashyirwa muri gereza

Itangiriro
39:17

Mariko
24:5b

 

24. Abamaze kuganira
nabo barihannye.

Itangiriro
50;18

Matayo
27:54

25. Bombi bavuze ubutumwa
mu nzu z’imbohe

Itangiriro
45:1

1Petero
3:9

26. Bombi bagiye muri Egiputa

Itangiriro37;28

Matayo
2:14

27. Bombi bararize

Itangiriro
45:15

Yohana
11:35

28. Bombi bagiraga
imbabazi

Itangiriro
45:5

Matayo
9:36

29. Bombi bavuze ngo
ntimutinye

Itangiriro
50:19

Luka
12:32

30. Bene wabo
naYosefu yabashyize mu myanya ikomeye na Yesu niko yabikoze

Itangiriro
50:21

Luka
24:47-49




"Inyigisho zo guterimbere" cyangwa "Ubutumwa bwo guterimbere" ni bintu abantu badasobanukirwa ndetse , bakanabikoresha nabi mu mvugo y’iki giheNdizera ko ubutunzi cyangwa guterimbere kwa Bibiliya gushingiye mu byanditswe, kandi byigishwa binyuze muri bibiliya. Gutanga uha Imana ni iby’ingenzi kuko Imana yasezeranyije ko abatanga ku bw’umurimo w’ubutumwa bwiza bazahabwa umugisha bakanarindwa

Ndifuza ko twigira hamwe kucyo ibyanditswe muri bibiliya bivuga ku guterimbere.Mfite ibyiringiro by’uko tugiye kwinjira mu gihe tugira ubutunzi bwinshi ku bw’Ijambo ry’Imana. Ubutumwa bwiza burabwirizwa kusi yose, kandi umugisha mwishi uzaza kuri abo bashyigikiye imenyekanisha rya Kirsto kw’isi yose.

Guterimbere biturutse mu gukiranuka, no kuba umwizerwa. 

 Ijambo ry’Imana rirabyamamaza riti: " Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza" (3Yohana : 2). Guterimbere si impanuka ahubwo ni ingaruka nziza z’ijambo ry’Imana mu buzima bwacu.

Gukiranuka bidushyira mu cyerekezo cyo gusingira imigisha myishi cyangwa se umugisha mugari uturuka ku mwami wacu. " Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi" kandi " Uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire icyubahiro n’ubugingo" ( Imigani 22:4) 

 Kuba umwizerwa ku Mana ni urufunguzo rwo gutera imbere, kandi kuba umwizerwa bituma tugera aho Imana itangirira kuduha imigisha mu mafaranga."Umunyamurava agwiza imigisha myinshi" ( Imigani 28:20)

 Hari ubushobozi n’impano Imana yahaye umuntu kandi ishaka ko aba umwizerwa muri byo. Imana ishaka ko turera tukanakuza ubwo bushobozi n’impano biri muri twe kugira ngo twere imbuto kubw’icyubahiro n’ubwami by’Imana.

 Ijambo ry’Imana ribitubwira neza riti keretse dushoboye kurinda no gukuza impano ziturimo, nibwo tuzazigiramo umusaruro. "Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo, Kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa" (Imigani 27:18). Ni tuba abizerwa mu mpano Imana yaduhaye,tuzasarura imbuto nyishi.

Guterimbere biturutse mu kumvira.

Kugira ngo tubone umugisha w’Imana ari mwishi cyangwa mugari tugomba kumvira. Ijambo ry’Imana ritubwira neza mu (Gutegeka Kwa Kabiri 29:8) riti: "Nuko mwitondere amagambo y’iri sezerano muyumvire, mubone uko mugira ukuboko kwiza mu byo mukora byose" Ijambo ry’Imana ribivuga neza ko atari ubushake bw’Imana ko hagira urimbuka cyangwa se ubaho mu