Amashimwe

Kwamamaza

agakiza

Amazina yanjye bwite ni Cedric KANANA ,nkora umurim o w’ibarura n’icungamari mu itorero ry’abangirikani diocese ya Rubavu. nakijijwe mu mwaka wa 2004 nibwo nakiye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye.

Byari bikomeye cyane ari nayo mpamvu nifuza kubibabwira: Njye navukiye mu muryango w’aba islamu ntabwo nigeze menya Yesu cyangwa se ngo mukunde mu busore bwanjye natunzwe n’ibiyobyabwenge kuva ku myaka 8 ibyo nabitewe n’uko data yantaye nkiri muto ubwo yashakaga undi mugore mbaho mu buzima bubi nakundaga kujya mu miziki cyane nkumva ndetse na byinjiramo kuko kenshi ibyo ari ibintu bijyana n’ibiyobyabwenge .

Igihe nari mu mashuri makuru nitwaga amazina atandukanye cyane cyane amazina y’inkozi zibibi. Muri byo harimo kuba narigaga mfite icyuma (igisu) mu kigo nigagaho ku Nyundo muri Ecole d’Art nigeze gukora urugomo njye n’abandi basore tuza kwiga twanyoye inzoga twasinze mfite itabi mu kanwa umuzamu ambonye avuza induru kuko nta muntu natinyaga nuko banshyira imbere y’abandi banyeshuri banyirukana kumugaragaro, aha naragarutse njya kubiro by’umuyobozi w’ishuri(directeur ) ubwo yanyakiraga afungura umuryango mu fata mu ijosi mfata icyuma cyanjye nti: umwe muri twe arapfa nutandeka ngo nige ndakwica: nawe yarazi ko ntamigaryo ngira ubwo arandeka nsubira mu ishuri nkomeza kwiga bagenzi banjye batazi uburyo ki nagarutse ariko nigaga ntawe mvugana nawe kuko nari icyihebe.

Si ibyo gusa hari n’igihe abanyeshuri baririmbaga indirimbo y’ubahiriza igihugu njye nkaririmba iyakera sinibyo gusa muri Eto Kicukuiro arinaho narangirije nari narahinze urumogi mu kigo ntamuntu ubizi ntugwa narwo igihe kirekire.

Igihe kimwe nafashe ibiyobyabwenge byinshi maze bintera gusara niruka nzamuka umusozi rubanda barabibona nk’umuntu wirirwaga yirata mu mujyi umuntu uzwi bambona ngenda ntoragura ibyatsi ndya mba umusazi muri make. Baramvuje biranga, ariko nza guhura n abakozi b’Imana baransengera ubusazi burakira burundu.

Ubwo ni bwo nakiye Yesu christo nk’umucunguzi w’ubuzima bwanjye ni ukuri muri we nahaboneye amahoro ntigeze mbonera mu biyobyabwenge nk’ibimogi inzoga nyinshi… kumumenya byambereye ibyigiciro ntamuntu washoboraga kumbwira ubutumwa bwiza kuko nari mubi cyane ntinyitse kandi narimfite ijambo ry’Imana muri njye kuko buri munsi nacurangaga C D y’Impaka za amadini ya kislam na gikristo (mudhahara)

Igihe kimwe nari mu ishuri numva ndaribwa munda cyane umutwe urandya ubwo naguye hasi njya muri koma ndasinzira niba nari mu inzozi simbizi gusa naje kubona abantu batatu mbona umwe yarafite intorezo undi umuhoro undi icumu mbona baje bashaka kunyica nabi bataragira icyobakora basubirayo muri rwaruhande baje baturutsemo mbona haje undi mugabo yambaye inkweto nziza arandeba cyane maze arambwira ati: mubo napfiriye nawe urimo guhera ubu ntuzongere kubihakana kuko guhera uyu munsi ubaye uwahindutse .

Ubwo ndakanguka mbona hejuru yanjye hari abantu benshi bashungeye ndetse batangiye guhamagarana ko napfuye byarangiye bitegura kujya kumpamba kuva icyo gihe mpitamo guhamya Yesu ntacyo ntinya kuko ariwe wankijije akaga.

Yesu muvuga mu buryo bwose nshobojwe yampaye umunezero ibyishimo iyo ndi kumwe n’abagenzi banjye tuba tuganira ijambo ry’Imana ubundi n’Impano nakoreshaga nkorera satani nsab’Imana kuzikoresha nyikorera murazi neza Pawuro umurava yakoresheje akorera Satani niwo yazanye akorera Uwiteka kandi nawe aramwishimira Mfite impano yo kuririmba kwigisha ijambo n’indi mirimo ihesha icyubahiro Uwiteka.

Ubu nanditse igitabo cy’ubuhamya kuko ni burebure cyane aha navuze mu inshamake icyo gitabo ubu kiri mu icapiro mu bwongereza

Icyo nabwira abantu hari igihe Satani ashuka abantu cyane yitwaje impinduka z’ubuzima akabigisha inzira z’ubusamo akabereka ikintu cyakagobye kuba cyiza akagihindura kibi n’ikibi akagihindura icyiza ibyo byose bikagereranwa n’amase urazi iyo uyarora yumye ubona ryose wakandagira ntakibazo ariko imbere bikir’amazi uko niko Satani abereka ko bakomeye ariko inyuma ari ubusa. Ubuzima ni bugufi abantu nibakorere Imana bayizere kandi igira neza ntabwo ikoza isoni uyizera agakora ibyo gukiranuka

Ubu ni ubuhamya bugufi bw’umuntu utarashatse kugaragza izina rye, ariko kandi ntibyakubuza kumva icyo Imana iganirira nawe muri bwo. Aragaraza imbaraga z’ijambo ry’Imana yasomye. Bibiliya iravuga ngo ubutumwa ni imbaraga ihesha uwizera wese gukizwa. Ushaka byinshi kuri bwo wasura urubuga rwa Gikristo rwandika amakuru y’iyobokamana mu rurimi rw’igifaransa www.topchretien.com.

Kurikira ubuhamya uko abuvuga:

Nakuriye mu muryango w’abakristo, numvaga nkunze Imana ariko maze kujya ku ishuri ntangira kwikurikiriza ibyo inshuti zanjye mbi zakoraga, birumvikana ko iby’Imana nahise mbishyira kuruhande.

Numvise ijambo ry’Imana kuva mu buto bwanjye nkahora nshaka gukurikira Yesu ariko simenye uburyo nabyinjiramo mbese simbone itangiriro ry’uko natangirana urugendo na Kristo.

Aha noneho ndifuza kukubwira uburyo ijambo ry’Imana ari inkota pe! Muri hihishemo imbaraga yaguhesha gukizwa uryemereye. Umugoroba umwe nari ndyamye nkangutse mfata Bibiliya ntangira kuyisoma, ntibyari bikunze kumbaho ariko nsoma numva Imana iransuye, ijambo ry’Imana ringiramo imbaraga kuburyo gusobanura bigoye.

Akenshi hari ubwo wumva ijambo ry’Imana, ukanga kwemera kuzamura amaboko kandi watsinzwe, byakundaga kumbaho ariko uwo munsi, numva ko ari cyo gihe cyanjye cyo kureka kugendera mu by’isi numva ko ngomba gutangira ubuzima bushya na Yesu nkareka inshuti mbi nari mfite zitamfashaga gukora ibyiza ahubwo zanshoraga mu bibi. Erega burya inshuti mbi igusiga imico yayo iyo utayigendeye kure.

Kuri jye numva iryo ryari iyerekwa nari ngize, bwari uburyo bwiza kuko Yesu iyo umaze kumwizera ubuzima burahinduka, Yesu yambabariye ibyaha nari narakoze mbere ntaramwizera, Nahise numva mpindutse mushyashya muri njye. Sinzi uko nabikubwira ariko Yesu arabatura.

Ubu ubuzima bwanjye bumeze neza kuruta mbere, mfite ibihamya byinshi bitanyorohera guhita mvuga nonaha ngo mbirangize ariko nizera neza ko Imana iriho, Imana irahari ngo impe imbaraga ndetse no kugirango indinde ibibi byose. Nashyize ibyiringiro byanjye byose muri Yesu kandi ndamushimira ibyiza byose yakoze mu buzima bwanjye, Amen.

Nitwa MUKESHIMANA Emmerita navukiye I nyanza ya butare ahantu bita I nyamagana, mfite imyaka 35 nkaba ndi umubyeyi w’abana batanu, ndakijijwe kandi ndanabikomeje, umuryango navukiyemo ntiwari wifashije cyane ariko kandi ntitwari dukennye nakuze nsanga iwacu basengera mu idini gatulika, maze kugira imyaka itandatu, urumva ko nari maze kumenya ubwenge ho gato nasanze papa atanshaka kuko yavugaga ko ntari umwana we, akomeza kuntoteza cyane akajya ankurira ambwira ko ndi umwana w’umuturanyi

Maze kubona ntotezwa cyane rero nyogokuru yaje kunsaba mu rugo ngo anyijyanire kuko yabonaga papa antoteza cyane, kuva icyo gihe rero nibwo nahise njya kuba kwa nyogokuru nkiva mu rugo papa yakomeje kugira amahane menshi kuko ari yo kamere yari afite, kwa nyogokuru rero nagezeyo ngubwa neza ndarya ndahaga, amahoro arahinda, marume ambwira ukuntu azanyishyurira amashuri yose ariko nza kugira amahirwe make intambara ibaye marume na nyogokuru bose barapfa nsigara njyenyine ari nabwo naje gusubira mu rugo

Ngeze mu rugo nakorewe ibibi birutaho papa akankubita cyane akandaza hanze nkazamuka nkajya mu matongo yo kwa nyogokuru nkarira narangiza nkagaruka, nyuma rero maze kugira imyaka 12 nahise mbatoroka niyizira I Kigali njya gukora akazi ko murugo mu ba islam, bamfata neza cyane banjyana mu idini ryabo ndagenda mba umu islam ukomeye

Nakomeje kuba aho hashize iminsi mike umugore aza gutandukana n’umugabo we biba ibibazo, bashaka kunshyingira nkiri muto umusore wo muri iyo miryango ndabyanga ndabatoroka nsanga wa mugore twabana ariko ngezeyo nsanga yamaze kwishora mu buraya biba ngombwa ko na we mutoroka njya ahantu hatandukanye bamfata nabi mpita njya kwibanira n’undi mukobwa wari waratewe inda agira ubuzima bubi njya kubana na we ariko nsanga na we ni indaya ndahava mpita njya kwikodeshereza

Nakomeje kuba mu nzu ya njyenyine mfite imyaka 15 gusa, naryamaga ku musambi, nkicara ku gikombe cya USA nkisiga ubuto, inshuro naburaye zo sinazibara, maze imyaka ibiri nikodeshereza nahise nshaka umugabo mushaka mfite imyaka 17 gusa, twarabanye rero hashize amezi atatu tumaze kubana ijwi ryaransanze rimbwira ko rishaka ko nkizwa

Nakomeje kuba muri ubwo buzima ariko nabwo butaryoshye kuko hari igihe umugabo yajyga anyima amafaranga yo guhaha nkaburara kandi we yariye, naje kujya gusengera mu rusengero rw’abarokore numva ndahakunze cyane

Naje gusama, igihe kiragera ndabyara, umwana afite amezi atatu nibwo naje kubatizwa ariko ubuzima bukomeza kuba bubi cyane kuko nabaga mu nzu ya 4000 kandi umugabo na we yahembwaga bine, byaje gukomera rero maze gukizwa neza, umugabo ambwira ko nkwiye kuva mu barokore, urumva sinari guhita mbireka, umugabo yatangiye kujya ankubita amanywa n’ijoro akandaza hanze, akanyicisha inzara, arankubita akajya ansanga no mu rusengero akankubita cyane akansohora amfashe mu ijosi

Ndabyibuka igihe kimwe yigeze kunsanga mu masengesho ntwite ankubita inshyi ebyiri nikubita hasi ngusha umugongo ariko Imana irandinda, umugabo ahita ansiga aragenda

Nkurarikiye gukurikirana igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa Emerithe

[email protected]

Umugabo amaze kugenda, yansigiye abana batanu atangira gusohora ibitanda mu nzu intebe, n’ibindi bikoresho byose asiga imyenda yanjye n’iy’abana ariko muri icyo gihe arimo gusohora ibyo byose njyewe ubwo nari nacyerewe nabwiye abari aho bose ngo bambohore njye gusenga ningaruka ndareba ibisigaye ariko umugabo ntankereze

Ubwo nafashe bibiliya n’igitabo cy’indirimbo ndagenda njya gusenga numva bindimo kandi numvaga nta kibazo mfite, uwo munsi Imana imbwira ko igiye kungirira neza, yampaye amasezerano menshi cyaneeeeeeee, ndakomera rwose ngwiza imbaraga
Imana yakomeje kubana nanjye ikoresha abantu batandukanye baraza baransura baranyondora ntawe naganyiye, turarya turahaga, ibyo umugabo atampaye byose byahise biza, ifungura umugisha mbona ibyo kurya by’abana, iratwambika, abana bariga bagubwa neza kuko nari mfite umuntu umpa amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi uwo mugiraneza abikora imyaka itatu yose

Ndashima Imana ntago yigeze intererana yabanye nanjye, ingirira neza ubu maze imyaka itandatu ntabana n’umugabo kandi nguwe neza nta kibazo mfite n’abana banjye twese tuguwe neza

Ndashima Imana yandinze uburaya n’ubusambanyi ubwo nikodesherezaga mu nzu mfite imyaka 15 gusa, ndayishima ko itatumye niyandarika ngo mere nk’abo nabonaga bise ndayishima yampagazeho irakomeza irandinda
Ndongera gushima Imana ko yangiriye neza ikandinda kwicwa n’inkoni z’umugabo, yaratahaga akankubita ubundi akankura mu rusengero akankubita, narakubiswe ndongera ndakubitwa, mbaho mu buzima bubi ariko ndashima Imana yabundindiyemo

Ndashima Imana kandi yandinze mu gihe umugabo yashakaga kuntwikira mu nzu, yaragiye agura essence ariko mw’ijoro ari buze kudutwika Imana yaramugendereye arabireka, ndashima kristo wankunze akanyimana

ndashima Imanayankijije inzara weee, inzara yarandiye ngera aho nifuza irindazi rimwe, ndashima Imana imara inzara
yarakoze ndayishimye

[email protected]

Nabonye Data,

 nakuze ntazi data mpinduka nyamwigendaho, mpinduka umugome kandi nashakaga kugirira nabi buri wese, abantu benshi bakanteragirana bashingiye ku nkomoko yajye..

 Mu rwego rwo gusimbuza Data ntigeze menya nihaye isi,nabonaga amafaranga menshi ariko nahoraga mbabaye kandi ndi njyenyine kandi iy isi yari yarangize umucakara w’ ibiyobyabwenge, inzoga, kubeshya n’ ubugome sinabirabukwa ….nubwo mu muryango harimo abakirisitu sinashakaga kuvuga ku byerekerenye na Yesu ahubwo narabisekaga . ariko nibonye njyenyine nasabye Imana imbabazi niba kuri njye itarumvaga, ariko mu ndiba y’ umutima wanjye nashakaga kumenya niba Imana ibaho...

Masenge yari yaramenye ubutumwa bwiza kuva igihe kirekire, nari mfite babyara banjye b’ abakirisitu ariko sinite ku byo bambwiraga. Kuri njyewe yari nka filime nuko njya kureba masenge maze numva ngize amahoro, n’ urukundo. Byari bikomeye ku buryo nashakaga kurira ariko numva ijwi mu mutima rimbwira ngo si ibyawe baraza kuguseka, subira iwanyu. Ntakintu navuze ariko nari mbabaye, nagombaga kugenda ku munsi ukurikiyeho

 .
 Mu gitondo, mubyara wanjye aza kunshaka nuko ansaba kumuherekeza ku rusengero.tugezeyo ndicara, nuko numva ijwi rimbwira ngo baraza ku guseka ntago ari ibyawe...
Korari itangiye kuririmba numva ubutware, amahoro, urukundo rutagira akagero rumanukiye, agahinda kose karashira numvaga Imana incigatiye mu maboko yayo, ibyaha byanjye imitwaro yanjye, n’akababaro kanjye byose bimvaho ntangira kurira amarira y’ibyishimo kuko nari maze kubona Data nyakuri noneho, aleluya !

Imana yampaye amahoro, ibyishimo, urukundo, buri munsi nahaga icyubahiro uwiteka kubera urukundo rwe , iranyobora, Imana yanyumvishije ko turi abana bayo ko yatanze umwana wayo w’ ikinege ku bwacu. Nkunda Imana n’ umutima wanjye wose, Imana ibahe umugisha, amena

source: topchretien.org

Marcellin Habumuremyi/agakiza.org

Kumenya gushima ni iby’agaciro,
gushima Imana ku mirimo idukorera bikaba iby’akarusho. Bibiliya ubwayo
idusabako dukwiye gushima mu bibi n’ibyiza. Abanyamerika babimenye kare,
n’uko bahitamo guharira amashimwe Imana, ku munsi bagennye, n’ubwo
gushima ari uguhozaho.

Inkuru dukesha urubuga rwa internet
Wikipedia, ivugako Thanksgiving day, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze
umunsi w’amashimwe. Uyu akaba ari umunsi wizihizwa n’abanyamerika mu
rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabakoreye. Uyu munsi muri leta zunze
ubumwe z’Amerika ukaba ufatwa nk’umunsi ukomeye, kuko ari n’ikiruhuko
cyemewe n’amategeko mu gihugu hose. Uyu munsi wizihizwa buri wa kane
wanyuma w’ukwezi k’Ugushyingo buri mwaka.

Uyu munsi wamenyekanye nka thanksgivings
day, watangiye kwizihizwa muri iki gihugu ku mugaragaro, kuva mu 1863,
ubwo uwari perezida w’iki gihugu Abraham Lincoln , yashyiragaho umunsi
wo gushimira, ukizihizwa kuwa kane, tariki ya 26 Ugushyingo mu 1863 mu
gihe intambara (civil war) yari irimbanije muri kiriya gihugu. Uyu
munsi, ukaba warahise ushyirwa mu biruhuko byemewe na leta ndetse
n’abaturage muri leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu munsi , akaba ari umwe
mu minsi ikomeye yizihizwa muri iki gihugu, hamwe na Noheli(Christmas),
ndetse no kwizihiza umwaka mushya muhire(New year). Uyu munsi wo
gushimira, Abanyamerika bakaba bawufata nk’umunsi ukomeye mu mateka
y’igihugu cyabo, bityo bagahora babizirikana ibyiza Imana yabakoreye.

Uyu munsi ukaba wizihizwa n’abanyamerika
muri rusange , mu rwego rwo gushimira Imana, uburyo yabafashije
bakabasha kwinjira mu cyo bo bita isi shya, aho bari bamaze igihe
bugarijwe n’intambara hagati y’abaturage z’urudaca.

Uyu munsi kujyaho kwawo , bishingiye mu
mateka n’intambara z’urudaca zagiye ziranga tumwe mu duce twa leta zunze
ubumwe z’Amerika, mu kinyejana cya 16. Insinzi bano banyamerika
bagize,zatumye bareba kure, nuko babonako, gutsinda Atari kubwabo,
ahubwo hari ingabo ibarwanirira kandi itajya itsindwa, ariyo Mana
nyir’ibihe byose, inyambaraga kandi itabara abayiringira. Niko guhitamo
uyu munsi ngo bazajye bafatanya kwibukiranya ibyo Imana yabakoreye, maze
baturire amashimwe yabo isi yose nk’uko kuri uyu munsi, abaturage ba
leta zunze ubumwe z’Amerika aho bari hose usanga bawuzirikana.

Nk’uko urubuga rwa interineti wikipedia,
rukomeza rubitangaza, ng’uyu munsi ugaragariza abanyamerika ko Imana
iri mu ruhande rwabo, ikaba inakomeje guha umugisha ibyo bakora, haba
umusaruro babona cyangwa ibyo basohora, kubw’ibyo ng’izina ryayo
rikwiriye gushyirwa hejuru, ikaramywa ndetse ikanahimbazwa ubuziraherezo
kubw’iterambere n’ubwamamare idahwema kubagezaho.

Mu kinyejana cya 18, uyu munsi waje kuba
uwo gushimira Imana kubw’insinzi, abasirikare bari bagize. Iyi nsinzi
ikaba yarafashwe nk’umusaruro ushimishije kuntambara barimo barwana
n’abongereza. Iki gihe, niho umujeneral w’umwongereza Burgonye yakomwaga
imbere n’abanyamerika, akemera ko atsindiwe I Saratoga. Uyu munsi
w’amashimwe, nibwo wahise utangira kwizihizwa mu Kuboza 1777, bishimira
ineshwa ry’uyu mu jeneral.

Twabibutsako uyu munsi wagiye
uhinduranya amatariki , ari nako wizihizwa mu buryo butandukanye mbere
y’uko habaho leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu munsi ukaba
waranizihizwaga muri Canada ndetse no mu nkengero zayo. Iyo ugiye
kwitegereza hirya no hino ku isi, usanga hari n’abandi bantu bagendera
kuri uyu munsi, maze nabo bagategura ibitaramo n’ibiterane mu rwego rwo
gushimira Imana Intera iba imaze kubagezaho mu gihe runaka.

Kugeza ubu , uyu munsi ukaba wizihizwa
ku itariki 26 Ugushyingo za buri mwaka, mu rwego rwo gushimira Imana
Imirimo ikomeye n’urukundo rw’imana ku banyamerika. Ibi bikwiriye kubera
akarorero abantu bose, bakumva ko gushima imana ibyo ibakorera ntako
bias, mbese ari iby’igiciro, kuko ntacyo twakwigwzaho tudafashijwe nayo.

Dushimirimana Onesphore/ isange.com

Nitwa
Mukasonga Ester mfite n’ irindi zina ababyeyi banyise ari naryo abenshi
banziho, ZURA. Navutse muri 1976, ndubatse mfite umugabo n’abana 2: Umuhungu n’umukobwa,
navukiye i Nyanza i Mugandamure, mvukira mu muryango w’ Abasilamu. Igisekuru
cyanjye cyose ni Abasilamu ninjye wa mbere ubaye umukristo. Nize amashuri
abanza 8, sinagize amahirwe yo kurangiza ngo nige n’ andi mashuri kubera ko
papa yari afite abagore ba 3 ntabwo byamworoheraga kuturihira amashuri, ariko
yadushyiraga mu mashuri ya kisilamu.

Natangiye kwiga ikorowani mfite imyaka 3 yonyine ni yo

Gardienne nize kuko narangije igitabo kimwe cyitwa
Juzughama ntarajya muri primaire. Iyo warangizaga icyo gitabo bahamagaraga
abana kagategura icyayi n’ amandazi, ariko warangiza amadjuzu, (Ibitabo30)
bagahamagara abasaza bagateka imiceri

(ipilawo) Bagasoma iduwa nawe ukaba uhesheje Imana
icyubahiro n’ iwanyu bakubahwa muri uwo mujyi.

Kuko aho i Nyanza
ahitwa i Mugandamure

Hatuwe n’ Abasilamu
gusa nta n’ urusengero ruhaba, haba hari inkuru gusa ko umwana wo kwa kanaka
yahesheje iwabo icyubahiro byari ishema rikomeye.

Ni kenshi papa
wanjye yajyaga anshyira imbere mu bandi bana agahora avuga ngo umwana wanjye ni
umutware, yankundiraga ko nari mfite impano yo gufata mu mutwe, kandi yari impano
ikomeye cyane, ariko usibye ko nta rinzi kuyisoma (coroan), byari ukuyisoma nka
gasuku gusa, sinari nzi icyo bisobanura kandi n’ ababyeyi banjye byari uko gusa
papa yajyaga akunda kumva uko isomwa, akagushyira hariya ukamusomera bikamushimisha
gusa uko yari yaratojwe, natwe nibyo yatubwiraga ko ngo ari igitabo gitagatifu
cyane utagikoraho ahumanye, utagisoma ahumanye ntiwagerekaho ikindi kintu kuko ari
igitabo gitagatifu, gusa, ibyo ni ko ababyeyi banjye n’ abandi nk’ abo bari
babizi.

Papa yajyaga
ampa kwigisha basaza banjye. Barumuna banjye nabishaka

nkabakubita
kuko nari umunyamahane cyane kuko niyo yari kamere yanjye kuko twize coroan ku
itegeko no gukubitwa waba utagiyeyo bakaza kugukura mu rugo bakuziritse, nanjye
numva ko ngomba kubigishanya itegeko nk’ iryo. Mama yajyaga yanga ko papa
anyita umutware kuko byanyongereraga amahane, ati: “Kubera kumwita umutware
agiye kutumara twese”, gusa yabaga anyaturiraho ubutware Atari we ahubwo yabaga
(ahanura) kuko ndi umutware kuko Yesu yampisemo mu gisekuru cyose ngo mwijizemo
kuko kitegeze kumumenya na gato, ndi umutware kuko yabanje kumpitamo.

Ubutaha tuzabagezaho
uko ubuzima bwaje kunkomerera ndetse n’uko naje kubaka urugo.

Ubwanditsi

NI IYIHE PASIPORO IJYANA ABANTU MU IJURU ?

Imana ikunda kwihesha icyubahiro ikoresheje abanyantege nke kurusha abandi n’intamenyekana.

Reka tunyarukire muri Aziya yo Hagati : Imana yahisemo uyu mwana muto witwa Djamila wari umaze iminsi micye maman we yitabye Imana imukoresha mu kurokora umuryango we wose kugirango bizere Yesu Kristo bazabone ubugingo buhoraho.

Ijoro rimwe ubwo Djamila yari asinziriye,yagize inzozi zidasanzwe. Maman we wari warapfuye yaramuhamagaye amusaba ko yajyana n’ umuryango we wose wasigaye ahantu hazwi mu gihugu cyabo. Ati : "Muzagende mwese ntawe usigaye kandi nimuhagera muzasanga nahabashyiriye Pasiporo yo kujya mu ijuru " Uwo mubyeyi aba ariko amutegeka.

Ntitwakwirirwa tuvuga ko Djamila yagize ubwoba bwinshi ubwo yakangukaga. Ahubwo yakangutse ahinda umushyitsi mwinshi, umutima utera cyane, Djamila yahise yirukankira vuba na bwangu kuri se kugirango amubwire ibimubayeho.

Ubusanzwe inzozi nk’izi zisobanutse gutya zikanatanga ahantu hazwi neza umuntu asabwa kujya ngo ahasange ibintu runaka ntizikunze kubaho. Ku bw’izo mpamvu, uwo muryango wose wiyemeje kuhajya bidatinze.

Nyuma yo kuzindukira aho hantu mu ruturuturu, umupasitoro umwe yagiye kumva yumva mu gitondo cya kare abantu cumi n’ umwe bakomanga ku rugi bamusaba Pasiporo ijya mu ijuru nk’uko babitegetswe n’umubyeyi wabo ko ariho azayibashyirira.

Ubwo Pasteur yasobanuraga , yagize ati : " Ubwo numvaga ibyo umwana yeretswe mu nzozi nibwo nahise menya neza ko ari Imana yari yihishe inyuma y’ ibyo igakoresha uyu mugore witabye Imana ari umukristo ".

Uyu mupasitoro ubwo yabazaga Imana icyo yakora ngo iyo Passeport ayitange, yahawe ijambo ryo kubabwira, ahita asaba abantu bose bo kwa Djamila ikintu batahise bumva ati : " Umubyeyi wanyu watashye yari umukristo.

Ntiyigeze abibabwira na rimwe kuko yatinyaga ko byamumerera nabi mubimenye, nyamara Imana niwe yahaye Mission yo kuzabatumira hano ngo muze tubabwire inkuru za Yesu wabapfiriye ngo mubone ubugingo. "

Papa wa Djamila n’umuryango we wose, bamaze kumva bakozwe ku mutima n’amagambo meza y’inkuru za Yesu babwirwaga na Pasitoro, Bagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri Yesu, nyuma yaho barihana barapfukama Pasitoro arabasengera.

Ababyumvise bose ubwo umuryango wa Djamila watangaga ubuhamya bw’Uko Imana yabahamagaje inzozi z’ Umwana bashimye Imana bagira bati : "Twarishimye cyane twese twitera hejuru tumaze kumva Imana ibwiriza ubutumwa uyu muryango ibinyujije mu mubyeyi wabo witabye Imana yari umukristo".

Pasteur nawe mu kwanzura yagize ati : " Nta gushidikanya ko ya Pasiporo yo kujya mu ijuru Djamila yategetswe kujya gushaka bayibonye kuko Uwizera Yesu akanatuza akanwa ke, nta kabuza azakizwa kandi niyo tike yonyine igana mu ijuru ".

Iyi nkuru yahinduwe mu kinyarwanda ikuwe kuri website : www.nycodem.net

Byahinduwe na
N.J.Bosco/www.jesus.rw

Amazina yanjye, nitwa BURINDWI Emmanuel ariko bakaba bakunze kunyita GIKONGORO kuko mvuka mu Cyahoze ari Commune KIVU, ku GIKONGORO,ubwo nyine murabyumva neza ni ha handi ku ishyamba rya Nyungwe hafi iyo za NSHIRI, muri cya giturage kibisi, hamwe bita ko ari mu kitumvingoma, ariko ubu nkaba ntuye mu mugi wa HUYE aho nkora umurimo w’Ubucuruzi. Imana ikaba yarankoreye ibikomeye byinshi, ari nabyo ngirango mbagezeho muri ubu buhamya mugiye gukurikira.

imibereho yanjye nkiri muto

Mu buto bwanjye, navutse nsanga mu bana ba Mama ndi umwana wa Karindwi, akaba ari nayo mpamvu banyise BURINDWI, mu nda ya Mama twavutse turi abana 11. Nabyirutse nsanga Papa yari afite abagore 9 uri bo Mama akaba ari uwa 4. Mperutse kubaza Mama nti :" Ariko se Mama, kuki washatse Papa uziko afite abagore 9 bose ukabyemera? Aransubiza ati :" Ntabwo namusanze afite abagore 9 yari afite 3 nza ndi uwa 4, abandi yagiye abashaka nyuma kugera ageze ku bagore 9".

Menya ubwenge, nasanze Papa yari umupfumu, aragura, abantu bose bari bamuzi cyane yitwaga BUTUYU, mu yandi magambo twavuga ko yari Umu STAR iyo iwacu muri KIVU ku buryo abantu bose bari bamuzi bakava imihanda yose baje guteza utuyuzi. Ubwo nyine murabyumva iwacu hahoraga abantu ari urujya n’uruza, baje gushaka imibereho, abashaka ubukire, abashaka gukundwa n’abagabo, abashaka kubona abana, ...

Natangiye amashuri abanza ndiga, ngeze mu mwaka wa 6 ishuri rirananira ndataha, nkumva nzahita nyoboka umwuga wa Data, nkayoboka section y’Ubupfumu, nanjye nkajya nterera abantu inzuzi,kuko nabonaga Data afatwa neza, bamutura: ihene, inka, inkoko, intama, ibishyimbo,inzoga, ibirayi,... Nkumva rero uwo mwuga nzawutora nanjye bakajya bantura..Ubu ntanga ubu buhamya ndashima Imana ko ntabayewe. Imana nihimbazwe.

Inzara yarateye niyemeza guhunga iwacu

Mu mwaka wa 1997 iwacu hateye inzara iteye ubwoba, iwacu bagateka amateke, bakayatekana inguri n’ibitika byayo, byose n’ibiguri ntacyo basize inyuma, icyo gihe inzara yari mbi cyane.Kubera iyo nzara niyemeza guhunga iwacu. Ubwo nagiye gusaba akazi k’ububoyi, nkajya ntekera umu Profeseri wa Ecole Secondaire yari hafi aho iwacu muri KIVU.Ubwo twemeranyije ko azajya ampemba amafaranga magana ane (400 Frw).

Narakoze, ukwezi kwa mbere kurangiye, aho kumpemba amafaranga twumvikanye, mbona ampaye isahane y’idongo, ngo ni igihembo cyanjye ngo nayo igura 400 Frw, naho simenye ko nawe afite ubukene aribwo butumye atampemba amafaranga twavuganye. Ubwa kabiri ndakora, bwo ampemba 400 Frw.Nyuma naje kuhaba kuko nabonaga ntarya ngo mpage.

Uri icyo gihe, natekaga umuceri wamara gushya, Madame agahita yiyizira mu gikoni, akitekera imboga, ubundi agakuraho ducye tutampagije akadushyira ku isahane ibisigaye agakubita mu bisorori akajyana ku meza, nanjye ngasigara nimyiza imoso,ntahaze na gato. Ubwo nize amayeri, najya nteka umuceri Mabuja ataraza,ngakubitamo isahani utarashya,nkawuyora nkajya kuwuhisha aho twamenaga ibishingiywe,nkongera ngasanza nezaaa, ubundi Nkaza kuza kuwurya nabo bagiye ku meza. Buri gihe ngacunga Mabuja ku jisho nkabigira gutyo.

Uko naje i Butare mu mugi

Nabonye ntazabishobora inzara izahansinda, niyemeza kujya i Butare mu mugi ntanahazi, nza mfite itike gusa nahembwe na Prof,ubwo nazaye 500 Frw ntega imodoka iraza ingeza muri Gare i Butare, mpageze nagizengo niho umugi wa Butare ugarukira, nguma aho. ari nishyuye Taxi 380 Frw nsigarana 120 Frw, njya kugura ibidiya n’Avoka ndirira, nishimye cyane nzi ko nabonye umugi.

Muri Gare nahamaze iminsi 4, ku munsi wa gatanu, nagiye kumva numva umuntu umwe warimo gucuruza inyanya, undi arazigereka ntibumvikana, umwe ati urampenda, undi numva aravuze ngo:" Zihorere reka nzijyane mu isoko".Umuhungu muzima mba naritaye mu gutwi, menya ko hari ahandi hantu hari isoko. Ubwo naramukurikiye, tunyura kuri za HOTEL IBIS na FAUCON natangaye cyaneeee, ariko nyine imodoka zenda kungonga!!

Ubwo nageze mu isoko rya Butare, mpita ninjira mu muryango wa ba MAYIBOBO!! nkajya njya gushaka imisige mu ma Restaurants, ubundi ngashaka ibyaboze, cyangwa bataye mu iyarara, tugatoragura amakara bataye ubundi tugateka mu madebe,ubundi tukirarira mu bikarito, nk’abandi ba Mayibobo bose.Ubwo buzima nabumazemo amezi atandatu, niba abantu mu isoko rya Butare, ndi mayibobo nk’izindi, uwarangaye tukamutwara utwe ngo turebe ko bwacya kabiri.

uko naje kujya gushaka akazi mu cyarabu

Umunsi umwe, ubwo inzara yari yanyishe,niyemeje kujya gushaka akazi mu Cyarabu,iby’Ubusarigoma nkabivamo. Ubwo natagiye kujya ku nzu zo mu Cyarabu nkabaza ngo :" Ntimwampa akazi? ta nkweto nari nambaye, nagiraga agashati n’agapataro kamwe abyo bashaje cyane, icyo gihe nibyo nabaga ambaye.Ubwo nkinjira mu nzu, uwo nsabye akazi akansubiza ati: "Genda nta kazi gahari si wowe Mayibobo tuzi hariya mu isoko, Genda nta kazi tuguhaye!! Ubwo nkajya ahandi. Icyarabu cyose ndagihetura mbuze akazi nisubirira ku isoko.

Ku bw’amahirwe, ubwo nari maze kubura akazi nashobewe, nagiye guhagarara ku muryango w’isoko rya BUTARE, muri uwo mwanya,mbona umuntu wumvaga ndimo gusaba akazi mu Cyarabu, arambaza ati:" Harya sha, si wowe wasabaga akazi? Nti ninjye. ati Ese uzi gukaranga ubunyobwa? Ndamusubiza nti :" Ndabizi". Nyamara nara mubeshyaga kuko iwacu muri KIVU nta bunyobwa buhaba. Ubwo yahise avuga ati, reka ngushyire umukobwa ushaka umwana uzajya amukarangira ubunyobwa.

Ubwo yarambwiye ati azajya aguhemba 5000 Frw, naramuka akubwiye 3000 Frw cyangwa 4000 Frw uyange umwake 5000 Frw kuko n’uwamukoreraga niyo asanzwe amuhemba.Yanshyiriye uwo mukobwa aho yacururizaga amasambusa n’Icyayi na Capati mu Isoko rya Butare.Ubwo umukobwa nkihagera yahise ankubita igikombe cyuzuye icyayi gikoze isukari n’ibirungo, umuhungu muzima ntangira kwisetsa, nti :" Umenya umugi natangiye kuwugeramo tuuuu".
Umukobwa yambajije ko nzi gukaranga ubunyobwa ndikiriza, ati :" Nzajya nguhemba 4000 Frw!! Benedata, mbabwize ukuri, ibyo yavuze ntacyo nasubijeho,na za nama nari nagiriwe ngo mwake 5000 Frw sinazibutse, nihutiye kwemera ngo ahari ataza kuva aho yisubiraho. Numvaga n’iyo yajya ampemba icyayi byaba bimpagije!!!

Ubwo uwo mwanya yahise ampa amasafuriya atekamo icyayi ngo nyoze, nakojeje urutoki mu majyane nshyira ku munwa, numva biraryohereye kubera isukari iri mu majyane. uwo mwanya aho koza isafuriya,nahise nterera ku munwa, ubwo ya majyane ntangira kuyarya nk’uko najyaga ndya ibivuzo nkiri iwacu.
Icyo gihe nkiri iwacu, najyaga mfata ishara nkaripfumbatira mu gipfunsi ngo ni inoti, ngafata mu ntoki agacuma, ubundi nkajyenda aho bapima, nkajya nsogongera, ubundi nti :"Puu irabishye!!! Nyamara nta n’urumiya nifitiye mu mufuka!!! Uko rero niko nahise nkubita isafuriya ku munwa mu isoko rwagati ndya ya majyane.
Ubwo abantu bari mu isoko batangiye kunseka, babwira Mabuja bati :" Umwana wawe ari kurya amajyane!!! Ati:" Kuki rwose uri kurya amajyane? ndamusubiza nti :" Mabuja rwose numvise biryoshye!!! arambwira ati:" Ntuzongere kurya amajyane ahubwo ujye umbwira nguhe icyayi unywe, amajyane ntaribwa!!!"

Ariko ibyo gukaranga ubunyobwa yahise areka kubimpa (ubanza yarabonaga ko nzajya mbwirira nkuko nariye amajyane) ubwo ampa akazi ko kujya nteka isambusa z’ibirayi ubundi nkazibungana nzicuruza. Bwa mbere yampembye 4000 Frw mba ngiye kuguramo Kamambiri, ishati n’ipantaro, ubwo nanjye mba umusirimu kuko nanjye nari ninjiye mu mubare w’abambara inkweto!!!

Ntaho imana itakiriza umuntu njye yakoresheje tombola

Mu kwezi kwa kabiri, nagiye gucuruza ibirayi nk’uko bisanzwe ,hari haraje Tombola ya LKV, ubwo ndahanyura, nkabona abandi bashyiraho bakarya nanjye niyongoza gushyiraho 100 Frw barayarya, nshyiraho 1000 Frw barakirya,wo kandi niyo nari nakoreye!!!! Natashye nta Sambusa mfite, nta n’amafaranga mfite nti:"Mabuja aranyica noneho!!!" Ubwo yarambajije mubwira ko bataranyishyura, ko nje gutwara izindi ko banyishyurira hamwe!!

Ubwo nafashe izindi sambusa nsubira gucuruza, mbonye amafaranga nsubira kuri LKV nshyiraho 1000 Frw mpita ntombora Igare. Iryo gare nahise ndigurisha bampa 20.000 Frw, ubundi mpita njya kwishyura mabuja, ubundi mpita njya kurangura ikarito ku marembo y’isoko rya Butare.Muri icyo gihe nshuruza ikarito , naje kujya mu Rusengero rwa ADEPR Butare Ville ndihana nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye bwite.

Nkimara gukizwa, Imana yahagurukije umuntu w’Umukristo ucuruza ati:" Si wowe ucuruza ikarito ? iby’ikarito bivemo, reka nguhe ikibanza mu isoko ubundi ujye uza ufate ibintu, ugende ubicuruze, uzajye unyishyura nyuma byarangiye. Ubwo nakomeje gucuruza gutyo, gutyo, ndukuka Imana impa umugisha!! HALLLUYA!!!
Ubu mbabwira, ndubatse, nashatse Umugore wize Amashuri, ni umugore mwiza cyane, mu mugi wa Butare ubu ndi mu bantu ba mbere bacuruza amavuta meza yo kwisiga,mfite inzu yanjye CADASTRE,Mfite imodoka yanjye ngendamo, mu gipangu iwanjye harimo Salon de Coiffure abantu bakodesha bakanyishyura ku kwezi...Mu murimo w’Imana, nkaba ndirimba muri Chorale IRIBA mwese muzi yo muri ADEPR BUTARE.

Kuri ubu ndi umwe mu bacuruzi bakomeye mu mugi wa Butare,ngira abakozi nkoresha bakanyita BOSS. Ibyo si ku bw’amaboko cyagwa se ku bw’imbaraga ni Uwiteka wankuye ku Cyavu anyicazanya n’Ibikomangoma, nanjye nzahora mpamya imirimo n’ibitangaza akora,nawe mwiringire kuko atajya akoza isoni abamwiringira.
Murakoze Imana ibahe umugisha mwinshi
Mwari kumwe n’Inshuti ya JESUS
BURINDWI Emmanuel
Alias GIKONGORO
Source jesus.rw

Nitwa MWIRAGIYE Francois navutse mu mwaka wa 1975, mvukira muri KIBIRIRA ku Gisenyi ubu habaye akarere ka NGORORERO. Navutse mu muryango ukennye gusa ubwo buzima twese twari twarabwemeye kuko ntayandi mahitamo twari dufite. Mu mwaka wa 1994 nahungiye Kongo ngera i Mugunga mpaba igihe gito, ubuzima bw’ impunzi namwe murabwumva abantu barapfaga buri munsi ariko Imana irandinda, nyuma naje gufata icyemezo ngaruka mu Rwanda, Mu guhunguka naje n’amaguru ngera iwacu,gusa mpagera nenda gupfa bitewe nubwo buzima bw’ impunzi maze bafata umwanya wo kunyondora.

Nyuma y’amezi 2 natekereje uko nzakomeza kuba muri ubwo buzima bw’iwacu, maze mfata icyemezo cyo kuza i Kigali, naje n’amaguru kuburyo mu iminsi ibiri nari ngeze Nyabugogo, nibwo nahise ntangira gusaba akazi bandeba umuntu wambaye ibirenge ntagira n’ inkweto bakabura akazi bampa, ariko muri Restaurant imwe bangirira imbabazi bampa ako koza ibikombe, naje kuhava njya gukora akazi ko mu rugo umwaka wose, nyuma naje kukareka mba umukarani wikorera imizigo mu biryogo.

Byageze mu mwaka wa 1996 mfata icyemezo cyo gukizwa, numva amahoro atashye mu mutima wanjye, n’ubwo ubuzima bwari bukingoye ariko uko nagiye negera Imana yagiye impindurira amateka, Ndibuka mu mwaka wa 1998 nize moto, maze muri 2002 mbona uruhushya rwo gutwara Moto, nyuma Imana yakomeje kumpa amasezerano meza harimo n’uko izankorera ubukwe n’ayandi. Nk’uko yabinsezeranyije ntago byatinze,kuko nyuma naje kubona inshuti turakundana tugera n’igihe cyo kwerekanwa.

Naje kwerekanwa mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge nambaye Boti z’amazi, abatahazi ni mu Gakinjiro, muby’ukuri ni urusengero rw’ abasilimu cyane, kuhaza wambeye boti by’umwihariko uje kwerekanwa nk’umuntu witegura kurushinga biteye isoni, gusa ku ruhande rwanjye ntacyo ntari nakoze ariko niko ubuzima bwari bumeze, nyuma Imana yaje kumpa imyambaro myiza ndetse nkora n’ ubukwe bwiza.

Ubu ntwara moto nkorera amafaranga abasha kuntungana n’ umuryango wanjye, kandi Imana yampaye kuyivugira aho ngeze ntanga ubuhamya nkigisha ijambo ry’ Imana kuko ntahantu kure Imana itagukura nta n’ahantu kure Imana itakugeza, abakurikiye ubu buhamya bafite ibibazo bitandukanye ntibihebe Imana yangiriye neza naravuye i Gisenyi n’amaguru nta nkweto nambaye ntizabura kukugirira neza nawe kuko n’ Imana itanga icyerekezo cy’ ubuzima.

Nitwa HABIMANA Gerard, mwene KANYAMASHOKORO Isaie na MUKARUSHEMA Eleda.Navukiye mu Karere ka NYANZA , Umurenge wa CYABAKAMYI. Nashakanye na BAMUSONERE Gloriose .

Kuri ubu ntuye mu Karere ka RUHANGO, Umurenge wa Bweramana,Akagari ka Buhanda. Nsengera mu Itorero rya ADEPR MASANGO, Umudugudu wa BUHANDA, ndi umugabo w’umudamu umwe n’abana babiri b’abakobwa, umukuru afite imyaka 6, umutoya afite imyaka 3.

Nashatse mu mwaka wa 1995 mbyara umwana wa mbere mu mwaka wa 2006 . Muri iyo myaka 11 nari mfite ikigeragezo cyo kutabyara. Kuri njye iri rikaba ryari ishuri ry’Imana nanyuzemo ryo kwihanganira ikigeragezo cyo kutagira umwana muri iyo myaka yose.

Ndabyibuka nashyingiwe mu mwaka wa 1995, birinda bigera mu mwaka wa mu mwaka wa umudamu wanjye ataratwita. Bigeze mu mwaka wa 2000 nibwo umudamu wanjye yari atwite ariko abyara umwana upfuye, bihita bihagarara hashira indi myaka itanu.

Uko babanje kunyita Papa BUSA nyuma nkaba Papa Zawadi Mu mwaka wa 2006 nibwo twabonye umwana wa mbere w’umukobwa, tumwita ZAWADI bisobanura: “ Ibihembo by’Imana” kuko tutayikojeje isoni, none ubu nitwa Papa ZAWADI.

Imana nziza yo kabyara irangije itwongera undi mwana yitwa GIKUNDIRO kuko nawe namubonye nasengeye ahantu ku musozi w’igikundiro, ariko muri Karitsiye banyitaga Papa BUSA, Imana iza guhindura amateka.

Muri ubu buhamya bwanjye nkaba ngirango mbwire abantu bafite igitekerezo cyo kutabona umwana ko hariho Imana itanga Urubyaro. Njyewe Imana yampaye abana maze imyaka 11 nta kana, ariko ubu ndashima Imana yantabaye, nawe yagutabara. Nari ngeze ahantu ho kugirirwa imbabazi n’abantu b’Imana n’abakozi b’Imana.

Hari umu Pasteur umwe HABIYAMBERE Gerard n’umuryango we bampaye umwana w’umukobwa witwa IRABISOHOJE Perusi n’Umuryango wa Pasteur KARANGWA Martin nawe yampaye umwana w’umuhungu witwa KARANGWA Robert, ndashimira abakozi b’Imana bambaye bugufi, bakemera kumpa abana babo kandi ntabibasabye, ahubwo ari umutima w’impuhwe n’urukundo rw’abana b’Imana.Imana yo mu ijuru izabampere umugisha n’imiryango yabo. :”Twese tugire urukundo mu guhumurizanya mu bigeragezo.”

IKIGERAGEZO CY’INZARA

Iringire Imana we kwiringira imiryango yawe kuko umwana w’umuntu ahinduka

Nubwo nababwiye ariko ko nagize ikigeragezo cyo kutagira umwana, nari mfite kandi n’ikigeragezo cy’ubukene, n’inzara. Igihe kimwe inzara inyishe rwose, nagiye gusaba mubyara wanjye akazi cyangwa ngo ampe ku mafaranga. Arangije arambwira ngo :” Nta mafaranga afite, nta n’akazi afite, kandi urebye inyuma ni umukire. Gutunga ibintu nta YESU ugira, byo nasanze umuntu aba ari umukene.

Yari afite Ihoteri mu mugi wa Kigali, n’ubu rwose bigaragara ko ari umukire, ariko arambwira ati:” Ndakennye” arongera arambwira ati :” Umunsi uzumva nagurishije iyi Etaje yanjye uzaze nguhe amafaranga ushaka”. Nanjye ndamusubiza nti : ” ntuzagurishe iyo nzu ngo umpe amafaranga, kandi sinzanagaruka kugusaba”.

Ni ibibazo byambayeho, arambwira ati:” Sohoka”, anyicaza mu modoka ye ya Benzi. Ndatekereza nti :” buriya ubwo anyicaje mu modoka ye, buriya arisubiraho agire icyo amarira.

Tugeze mu nzira, ati: ” Mvira mu modoka”, nyivamo”, ampa amafaranga ibihumbi bitanu( 5000Frw ).Ndamubwira nti :” Imana iguhe umugisha, Imana yashakaga ko ampa aya mafaranga yonyine”. Ngeze imuhira umuturanyi ambwira ko abona aburaye, muhamo 2000 Frw, kuko navuzeko Imana ingerageje, nibwo yafunguye imigisha imara inzara.

Nubwo ibyo byose byabaga, nabaga mu bukode nta nzu ngira.Ubwo niteguraga kubuvamo nibwo nahuraga n’abakozi ba Shitani.Shitani agira abakozi , umurimo nakoraga mu buzima busanzwe ndi umushoferi wa moto nkaba ntwara abagenzi, murabyumva ndi muri aba bakunze kwita Abamotari.Natwaraga Moto ya AGS (YAMAHA 125).

Umunsi umwe rero ntwara abagenzi nk’uko bisanzwe, naho ntwaye abajura ntabizi.Nageze mu nzira bambwira ko ariho bagarukira, ndahagarara umwe avaho , nari nabatwaye ari babiri ahita akuramo imbunda (Pistolet) ahita ayimfatiraho, ambwira ko bamubwiye ko agomba kunyica, none aranyishe, musaba imbabazi.

Barambwira ngo ndyame hasi, ndavuga nti baranyica nta kabuza, umutima umbwira ngo mbashukashuke, niruke. Ndabashukashuka ndabacika, ndiruka cyane mvuza induru, ariko moto barayijyana. Ngira ikigeragezo cy’ubukene no kuba mu bukode ntibyari byoroshye, ariko Imana irantabara, ntangira gukorera abandi kandi ubusanzwe nikoreraga.

Imana ingirira neza, ubu tuvugana navuye mu bukode, Imana yarantabaye, Nta hantu na hamwe habaho Imana itakura umuntu, nta n’ahantu itamugeza. Ubwo impa akazi ntangira kwifuza abashyitsi kuko nari mbonye icyo kubakiriza.

Uhereye ubwo, Imana yabanye nanjye irantabara ndabibona, ikintu nabonye ni ugukorera Imana. Ufite uburyo iminsi itaraza, imirimo umuntu akora niyo ituma Imana imwibuka. Kwibutsa Imana imirimo , ibyo byose byabaye narahaye Imana inka, ni uko nakoreraga Imana, ibyo byose birangiye nashimye Imana ntanga inka y’inzungu kuko Imana yambaye bugufi ikampumuriza.

UMUSOZO
Nshuti wumvise ubu buhamya izere Imana kandi uyikorere nayo izakugirira neza. Yarantabaye ubu ndi umukozi w’Imana, iyo nibutse aho yankuye, numva ngomba kuyikorera kandi ngahumuriza abandi bafite ibibazo kandi mbasengera kugira ngo nabo batabarwe kandi bakomere bihanganye mu mwami kuko iyo igihe kigeze Imana yacu irasezeranya igasohoza NAWE HUMURA.

Ubu incyo nshima Imana : Ndi Papa w’abana kandi nabonye inzu, ubu mba mu nzu yanjye.Ikindi nshimaho Imana ubu ndakora umurimo mu Itorero rya ADEPR:MASANGO ,Ururembo rwa Gitarama. Ihangane nawe Imana iragukunda.

Murakoze Uwiteka abahe ibyo mwifuza kandi Imana ihumurize imitima yanyu. AMEn Yari inshuti ya JESUS

HABIMANA Gerard
BUHANDA-MASANGO
Ubu buhamya tubukesha urubuga rwa jesus.rw

Amazina yanjye nitwa Sandeep Thomas navukiye mu buhinde ndererwa muri Amerika nkuko ngiye kubibabwira mu buhamya bwanjye

Uyu munsi wa none, ndashaka kubasangiza inkuru y’Urukundo, Ubuntu, n’ubuzima bushya muri Yesu Kristo !

Nkuko bizwi na benshi hari abana barenga miliyoni bo k’umuhanda birirwa bazerera mu mihanda yo mu Buhinde, batajya mumashuli hafi miliyoni 17 z’abana bimfubyi banywa ibiyobyabwenge byibanze cyane mu bigitsina gabo. wibereye hano nti wamenya icyo ibindi bihugu bitekereza ku Buhinde ariko abagore ntagaciro bafite kandi ni igihugu cya kane mu bihugu bibi kubyerekeranye no gukuramo inda ndetse n’ubukonde bw’ivangura bitsina. Ababyeyi banjye, abavandimwe, nanjye twari dutuye ahantu hitwa Tiny 250 sqft mu nkengero za Bangalore, Papa yari umukene cyane kandi wavunitse uhora yasinze kugirango yiyibagize akababaro n’ubukene bwe amafaranga make twabonaga yayapfushaga ubusa.

Igihe nari mfite imyaka itanu Mama nta byiringiro byo kubaho na bike yari afite yaje kwiyahura yitwitse amfira mumaso, ansigira urwibutso rubi rw’akababaro.

Abantu benshi baracyizera Karma, ndetse n’umuryango wanjye warabikoraga. Karma yigishako iyo hagize ikintu kibi kikubaho uba ari ingaruka z’ibyaha wakoze mu buzima bwawe. Ubwo rero bagomba kwihanganira imibabaro y’iki gihe. Na none umuntu ufite imico mibi ashobora kuyanduza abandi. Kubera ko natanze ubuhamya bw’imibabaro ya Mama, nta muntu n’umwe washakaga Kundera, narababajwe,ndatabwa, ndanatereranwa bikomeye. Muri meles 10, 000, hari hatuye umuryango umwe wa Peter na Vanita bumvise inkuru y’akababaro k’umuryango wanjye, bayobowe n ’Imana bemeye kunyakira nari mfite umutima ubabaye cyane watesetse, abo bantu nababonanye ubugwaneza n’ urukundo rw’Imana.

Baciye mu nzira zo kugirango bahabwe umwana mu mategeko, nyuma y’amezi umunani nari ngeze mu rugo rwabo. Natangiye imico mishya ntangira kwiga ururimi rushya ndetse bampa n’izina rishya Sandeep bisobanura urumuri! muri izo mpinduka zose, guhinduka ntibyari byoroshye. Nari narahungabanye cyane kwakirwa mu muryango ntago byari byoroshye, byari binkomereye cyane.

Uko imyaka yagendaga ishira kwakirwa mu wundi muryango adoptive uko imyaka yaje gushira mbona abavandimwe banjye Sneha na Rachna baje kuza mu muryango wacu. Ariko nari nararakariye Imana, ababyeyi banyakiriye, ndetse na papa wambyaye kubera guta umutwe no kwiyanga. Nabwiye umuryango wanyakiriye kontazigera mba umukiristu kubera ko ntiyumvisha ukuntu Imana yaretse mama agapfa urupfu nka ruriya, byari intambara yo mu mwuka kubera ko kwiyakira k’umuntu ari Ubuntu bw’Imana kugirango itwakire mu muryango wayo.

Ibi nshatse gusobanura iki? Bibiriya itubwirako, kubwo igicumuro twahisemo kwitandukanya n’Imana bityo buri umwe muri twe n’imfubyi mu buryo bw’umwuka, ariko Imana yahisemo kutwakira mu muryango wayo binyuze mu rupfu no kuzuka kw’umwana wayo. Abefeso1:4-5” nkuko yadutoranije muri we mbere y’iremwa ry’isi, kugirango tube abera tutariho umugayo mu maso ye. kuko yagambiriye kera k’ubwo urukundo rwayo koduhinduka abana bayo tubiheshejwe na Yesu Kristo k’ubushake bwayo” Imana yaduhisemo nk’abana bayo mbere yo kuremwa ku isi.

Yishyuye igiciro kinini kugirango tubohorwe mu gihe twari abatagira ibyiringiro twaraguye mu cyaha. Yesu yapfiriye ku musaraba nk’igisubizo aduha impano y’ubuzima buhoraho. abaroma 6:23 “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu ariko impano y’Imana ari ubugingo buhoraho muri krisitu umwami” kimwe nkabyo, nari naratakaye,ndatabwa, mbura ibyiringiro ababyeyi banjye k’ubwo Ubuntu bw’Imana bakoze uko bashoboye banyakira mu muryango wabo.

Guhera ubwo nageraga mu muryango w’abakijijwe, Satani yaranyanze atangira guteza ibyago umuryango wange ndetse nange ntiyantinya. Mumpera z’umwaka wange wa cyenda, ibigeragezo bya sekibi byambayeho byinshi, ababyeyi batangira gutekerezako bambuze ubwo nari ndakaye cyane, mpangayitse, ndetse njagaraye.

Imana mu bugiraneza bwayo ikomeza kubafasha n’ubwo bashoboraga gucika intege ndetse bakaba banarambirwa, yakomeje kubaha imbaraga, ubwenge n’ubugwaneza byo kunkunda ndetse bashyiraho n’ ibindinda byinshi. Hanyuma , mukwezi ku Ukwakira 2009, nyuma yo guhangana no kurwana intambara imyaka 11, nashyize ubugingo bwange muri kristu Yesu, bityo mbona amahoro, umunezero ku nshyuro ya mbere ku myaka 17!

Yohana 1:12 “kubamwizeye, bakizera izina rye yabahaye kwitwa abana b’Imana isumba byose” Urebye inyuma mu bugingo bwange, Ubuntu bw’Imana bwarigaragaje cyane, habayemo inkomezi mu byabaye mu bugingo bwanjye Imana yokoresheje kubera imigambi yari imfiteho.

Nari mfite data wambyaye urwango rukomeye cyane, nari nikoreye imizigo iremereye cyane yo kutababarira mu gihe cy’imyaka 11 ariko nyuma yokwemera kwiyegurira Kristu , narabohotse, ubwo Imana yampaga Ubuntu bwo kubabarira,.

Ntago ari ubuzima bw’umuryango mushya nabayemo bwampaye guhinduka gusa uhubwo n’ubuzima buhoraho nahawe n’Imana muri kristu Yesu. Ubuzima bwange ni igitangaza, icyubahiro cyose nikibe icya Kristu. yarantoranyije, arankunda, ampa ibyo narinkeneye, kandi yanyitayeho mu buzima bwange. Rimwe narimbayeho ntabyiringiro, ariko uyu munsi mfite ibyiringiro bihoraho muri we.

None kuki ndikubabwira imibereho yanjye? kuberako ari ibyerekana ko turi abanyabyaha ariko Imana mu bugirareza bwayo yaretse umwana wayo yakundaga apfira k’umusaraba k’ubwo igisubizo cy’ibyaha byacu. uyu munsi wa none twese twahawe impano y’agakiza ku buntu bityo dufite icyo dukwiye guhitamo. Isengesho ryange mu kubasangiza ubu buzima ni ukugirango uwabuze ibyo ibyiringiro agombe abibonere muri kristu Yesu. Amena

Francois/agakiza.org India

Ntangira ubuhamya ndangirango mbabwire ko nta hantu habi Imana itakura umuntu kandi nta hantu heza itakugeza; njyewe navutse nsanga nderwa na Maman kandi yari umuhinzi mvukira rero muri ubwo buzima bwari bugoye ariko Imana ibuturindiramo. Mu mwaka wa 1997 hari hashize igihe gito mvuye mu bitaro numva ndashaka kujya kwiga bambwira ko bazantangiza umwaka ukurikiyeho.

Igihe cyarageze njya kwiga ariko amafaranga arabura maman aza kujya kuri komini kwaka icyemezo cy’ubukene ku bwa amahirwe barakiduha nigira kuri icyo cyemezo. Muri uwo mwaka nari mfite imyaka 8 numva nkunze Imana no gusenga nkanjya njya mu itorero Full Gospel Business Fellowship International nkahumvira ijambo ry’Imana, Imana iza kuhampera isezerano ko ntazabura ibyo kurya kandi nziga.

Ni ukuri iyo Imana isezeranyije irasohoza. Narangije amashuri abanza Kicukiro nza kujya mu yisumbuye mu Nyakabanda muri Ecole Technic General (Gitumba) ariko ho nahaboneye Imana kuko mu gihe cyacu kunnyuzura byari byemewe ariko Imana yampaye ubudahangarwa kubera ko mu ijoro ubwo bari kutunnyuzura nahagurutse ku gitanda ntangira kuvuga ubuhamya n’ubutumwa Imana ikora ibitangaza barekera kunnyuzura abana bashya bose bagira umugisha ubwo abandi babitaga amazina mabi njye banyita Pasteur. Ikindi nta bufasha bundi nari mfite usibye ko umurenge watwishyuriraga 10.000frws ku gihembwe ariko ayo niyongereragaho nkayabura.

Byaje kugera aho ushinzwe umuntu w’ikigo akaza mu ishuri akavuga ngo Pasteur nawe nturishyura nkumva ndasebye ubwo agahita ansohora nkaza kongera kwinjira. Ubwo buzima bwaranduhije cyane mfata umwanya wo gusenga no gusoma bibilia mu gihe cy’akaruhuko no kujya kurya kuko byamaze imyaka umwe.

Mu biruhuko nashakishije umushinga ndawubona ugirana amasezerano n’ikigo ariko bakomeza kunyirukana najya ku mushinga bakabandikira ngasubirayo bakansohora buri gihe kandi bafitanye amasezerano n’umushinga kandi nkora n’umurimo w’Imana muri icyo kigo dore ko byari bigoye kuko cyari icya musenyeri kiyoborwa mu mahame y ‘idini Gatolika.

Ngeze mu mwaka wa gatatu nagiye kwiga nzi ko ngiye mu wa gatatu baranga baransibiza kuko umushinga wari utarabishyura nanjye ndanga kuko nari mfite amanota. Umunsi umwe inama nkuru y’ikigo iraterana biga ku kibazo cyanjye bemeza ko ngomba gusibira ndanga ariko nizera Imana ndababwira ngo sicyo kigo cyonyine gihari mbasaba kunsiba niba batemeye ko nimuka.

Baranze baransiba ndagenda ngeze mu gashyamba kari hafi y’ikigo ndapfukama ndasenga mbaza Imana nti ni iki ntakoze muri kiriya kigo ku buryo wankoza isoni kariya kageni, nyibaza niba amashuri yambwiye arangirira muwa kabiri; naje kujya mu kindi kigo twari mu karere kamwe njyayo nta ndangamanota ariko Imana yagiraga ngo inyiyereke ko ari Imana ikiza umuntu ntacyo ihereyeho ngezeye mbona Umuyobozi waho mubwira ko nari njye gusaba ishuri arambwira ati: "Mbaye Directeur imyaka myinshi nzi amanyanga y’abanyeshuri kandi myanya ntanga".

Naratashye nsigara mbibwira Imana ko ariyo mubyeyi wanjye ngo yinjirane nawe imwemeze kuko njye byari byananiye. Ku bw’ubuntu bw’Imana naje kuhabona ishuri mu mwaka wa gatatu. Naje kwiga nkorera Imana birushijeho nitegura na tronc commun narayikoze numva nta kibazo kandi nari nzi ubwenge ku buryo numvaga ntayitsindwa ariko byarabaye ndatsindwa ariko kubera Imana umushinga unshakira ikigo uhuza n’ibyo nashakaga kwiga ari byo technic.

Ntabwo byaje rero gukomeza kumera neza satani ntiyashakaga ko niga nkarangiza ngeze muwa gatanu abafasha bumva ko mu Rwanda abana bigira ubuntu bahita bahagarika inkunga batangaga baratwirukana ariko kubera ko naho nahakoreye Imana nyoboye itsinda ry’abakristo mu kigo. Umunsi umwe bari kwirukanira ku marembo mpageze Directeur arambaza ngo kuki uri hanze Pasteur? Yaramfashe anjyana ku muntu ushinzwe umutungo anyandikira agapapuro nzajya ninjiriraho ambwira ko agiye kunshakira umushinga ariko nanjye nkomeza gushakisha.

Naje kubona umushinga w’Abafaransa urihira abana nsabye ko bandihira bambwira ko kubera ikibazo cy’ubukungu bidashoboka, ndakomeza ndatitiriza Imana yungura ubwenge umuyobozi w’uwo mushinga, aza guhamagara umwana warihiwe n’uwo mushinga agashimira umufasha we ko yamugiriye neza akamurihira akanamusaba agafasha umwana baturanye wacikirije amashuri kubera kubura minerval asaba ko yamufasha agakomeza kwiga uwo muyobozi yari azi ko ndi umukristo arabwira ngo ngende mbisengere.

Tugiye kugera mu bizami umuzungu yahise anyoherereza amafaranga ambwira ko umuryango we wanyishimiye cyane andihira umwaka wa 5 n’uwa 6 mba ndangije amashuri yisumbuye Imana impa diplome nziza kuko niga nari narasabye Imana kwiga muri KIST. Imana yaje kubimpa, impamo amahugurwa y’umwaka umwe. Nyuma Imana yaje gukora ibintu byinshi byiza ubu yaduhaye inzu nziza idukuye mu nzu mbi yari imeze nabi niba Imana ikubwiye ikintu, kora ibyo gukiranuka utegereze izabisohoza.

Uyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba bombi ni Abakristo bakijijwe, bakaba babanye imyaka igera kuri 31 kandi muri iyo myaka yose babanye neza, ntibarwana,ntibatongana cyangwa ngo bagirane amakimbirane ayo ariyo yose agaragara mu miryango nyarwanda.

Muri iyo myaka yose, nk’uko babitangamo ubuhamya, nta munsi n’umwe bigeze batandukana ngo umwe yahukane. Mbese uzi ibanga bakoresheje kugirango bamare iyo myaka yose mu rukundo ruzira amakemwa ? Ibyo byose barabitangamo ubuhamya, bakabwira abatoya uko urugo rw’amahoro rwubakwa. Reka dukurikirane ubu buhamya bwabo :


UBUHAMYA BWA RWEMARIKA Innocent

Nitwa RWEMARIKA Innocent, nkaba ntuye Mu Murenge wa REMERA, Akagali ka NYABISINDU. nashakanye n’umufasha wanjye nkunda cyane Mama MUGENI Tukaba dufitanye imbyaro 8 ariko muri bo hariho 7 naho umwe yitabye Imana. Ariko tukaba dufite n’undi mwana twakiriye mu muryango w’imfubyi, nawe tukaba tubana nawe kandi tukaba tumubara nk’umwana wacu. Ubwo rero dufite abana 8.

Nashakanye n’Umufasha wanjye mu mwaka wa 1981. Mu mwaka wa 1989 nibwo nakiriye agakiza nemera Yesu kwinjira mu bugingo bwanjye ngo ambere Umwami n’umukiza.Kuva icyo gihe mu w’ 1981 dushakana kugeza uyu munsi, nta bibazo turagirana, tubanye neza, turumvikana nta na rimwe ndamukubita n’urushyi, ntituratongana ngo yahukane.

Muri iki gihe, abantu bavuga ko ngo ingo uko zubakwa: "zirara zaka bwacya zikazima" , ariko njye mpamya ko iyo atari imyitwarire myiza ya Gikristo, ko abakristo bakwiye kubana neza mu mahoro, bakumvikana. IIbyo rero nibyo nshaka kubwira abana bato batarashaka cyangwa bashatse vuba, kugirango mbamenere ibanga nakoresheje kugirango mbe maze iyi myaka yose 31.

Tugishakana na Mama MUGENI, hari ibintu niyemeje gukurikiza, ibyo bintu ahanini nibyo navuga ko byadufashije kubana neza. Ibyo bintu nizo ntwaro zatumye mbasha kumara iyi myaka atarahukana na rimwe. Izo ntwaro rero ni :

1. KWIHANGANA : Kuva nashakana n’Umufasha wanjye, intwaro yo kwihangana nayigize iyanjye, Yaba yakoze amakosa nkayihanganira, nkamukosora neza, nkamwereka uko byagombaga kugenda, ibi byose ariko bikaba mu bwubahane kuko namukundaga.

Ibi ntibivuze rero ko muri iyi myaka yose ibintu byose twabyumvaga kimwe, cyangwa tukabibona kimwe. Ibi ntaho uzabibona, kuko buri wese aba abona ibintu ukwe kandi bitandukanye n’undi. Igikuru ariko, ni ukwemera kumva mugenzi wawe, ukamuha umwanya ukamutega amatwi.

Menya neza ko umugore shobora gukora amakosa kuko ari umuntu, ariko ko nawe ushobora gukosa.Numenya rero ko uko ayo makosa yayakora ari nako nawe wayakora, ugire kwihangana kuko ari umunyantege nke nawe kandi ukaba we. Kwihangana rero ni intwaro ikomeye nagira inama abakiri bato yazabafasha kubaka umuryango wabo ukaba mwiza.

2. KUBWIZANYA UKURI: Iyi ntwaro nayo nayigize iyanjye kuva nakubaka. Ubusanzwe abagabo benshi bakunze guhisha Konti zabo, ntibanemere ko abagore bamenya amafaranga bakorera. Mu mwaka wa 1978 nari mfite inshuti ikavuga ngo :" Ntabwo umugore ashobora kumenya amafaranga ntunze kuko arinjye umutunze,ngomba kumugenera." Nyuma koko yaje gushaka, ariko urugo ruramunanira, kuko amafaranga yarayangizaga kandi kuko umugore atamenyaga ayo bakorera, urugo rwabo rugahorana ubukene, kandi umugabo yagiye kuyatsinda mu kabari.

Bene Data, Ubusanzwe ndi umufundi, ngatera ibiraka ariko mu buzima bwanjye, sinigeze na rimwe mpisha umugore wanjye Konti yanjye, sinigeze na rimwe muhisha ayo nakoreye, n’iyo anyatse ayo guhaha,amafaranga yanjye nyabika mu ishati, ndamubwira nti :" Reba aho mu ishati akareba arimo, agakuramo ayo akeneye.Iwanjye, ubutware bwo guhaha nabuhariye Madame, sinjya njya mu isoko, simenya ibikenewe, ubwo nyine we arayamenya, agahaha, ubundi tukamenya ayo guhaha, asigaye, tukamenya ayo kurihira abana Minervale,...

Bimwe umuntu akubwira ngo mugurize azaba akwishyura, njye mbere yo kumuguriza, ndabanza nkabiganiriza Madame wanjye kuko mba nzi ko ariwe mujyanama wa mbere mfite. Iyo nakoze ibiraka, arambaza ati :" Ese wakoreye angahe, nkamubwira nti :" Mfite mu mufuka ibihumbi 300.000 Frw ariko muri yo harimo 50.000 Frw yacu naho asigaye ni ayo kugura ibikoresho. Ubwo nyine akamenya ko ayo akoresha ari ayacu gusa.

3. GUSABANA IMBABAZI : Mu muco nihaye, nta narimwe numva najya mu buriri ngo ndyame,nagiranye ikibazo na Madame, ntabanje kubwira umufasha wanjye ngo :" MBABARIRA ". Iyo ntwaro nayigendeyeho kandi yangiriye umumaro.Iyo ntwaro ni intwaro ikomeye, igira umumaro munini kuko namaze kubona ko iyo usabye imbabazi mugenzi wawe, ubumwe burongera bukazamuka, mukabana neza, Umwuka mwiza ukongera ukaza mu rugo. Ikindi kandi, Umukristo mwiza akwiye kwitoza gusenga iminsi yose ari kumwe n’umufasha we."



UBUHAMYA BWATANZWE N’UMUFASHA WA RWEMARIKA ARIWE MAMA MUGEN
I

" Nanjye ndashima Imana kuko maze imyaka 31 nubakanye n’Umutware wanjye RWEMARIKA, muri iyo myaka yose akaba yarambereye uw’inkoramutima, nkaba ntarigeze nahukana, ntiyankubita, ntiyantonganya kuva mu w’1981 kugeza ubu. uyu mugabo twashakanye mu mwaka wa 1980 tutarakizwa, tuza gukizwa mu mwaka w’1990.

Muri iyo myaka yose, nk’uko yabibabwiye kubwizanya ukuri no kwihanganirana nizo ntwaro zaranze ubuzima bwacu bw’urugo. Twashakanye njye ndi umuporoso naho we ari Umugaturika, dushakana dufite ikibazo cy’ubukene, ariko tukibanamo neza, dusangira ducye twari duhari, ntitwitana ibisambo.

Ikindi kibazo cyari gihari, ni uko tugishakana nari mfite ubwoba ko yazamparika abandi bagore, kuko yavukaga mu muryango Papa we yarashatse abagore benshi kuko yari afite abagore 3, kandi muri abo Mama we atabarimo.Ubwo tugishakana naramubajije nti :"Ese koko ubu ntuzamparika? ansubiza ampakanira ko atazamparika ko guharika yabonye ibibi byabyo ko nawe byamugizeho ingaruka zitari nziza nyinshi.Ubwo narabyemeye ariko nyine mfite ubwoba bwinshi ko ambeshya.

Ubwo twabayeho mu bukene, kuko iwabo banze kuduha isambu yo kubamo kuko nk’uko nabibabwiye, Papa we yari atunze abagore 3 kandi muri bo Mama we batakibana. Ubwo twaririye turimara, turya ducye, turyama kare.Nyuma twashatse kubyara umwana wa mbere, ndamubaza nti:" Ese uyu mwana tumwite nde? Arambwira ati :" Umwana wanjye azitwa :" NTA SAMBU, NTA NDEKA, NTA RWANDA." Ndamubwira nti iryo si izina!!Ati:" Njye niko umwana wanjye azitwa. ibyo yabivugaga agenura kugirango acyurire abo mu muryango we.

Nyuma ariko twarahinduye, kuko iryo zina nari naryanze, Umwana tumwita HABIMANA ariko nyine nubundi harimo gucyurirana ko hatabaye Imana nta wundi wahaba wo kudutunga. Murabyumva nabwo ko ubutumwa yashakaga gutanga yabutanze nubwo yari ahinduye izina ry’umwana .


Rwemarika n’Umufasha we nyuma y’imyaka 31 bubatse, ubu baranezerewe..

Nyuma nongeye gutwara indi nda y’umukobwa, ndamubaza nti ese uyu we tuzamwite nde:" Arambwira ati: uyU mwna wanjye yitwa :" UMUBYEYI NI NYINA W’UMUNTU" ndamubwira, ndamubwira nti :" Ese wamwise rimwe? ati: Iryo ni rimwe, kandi ryo sindihindura peee!!! Ubwo nyine abo kwa Sekuru bakambaza ngo :" Mbese umwana yitwa nde? Nanjye nti :" Yitwa UMUBYEYI NI NYINA W’UMUNTU." Sekuru ati :" Iyo mumwita se wenda:" UMUBYEYI?" Ise ati :" Mwihorero nzi impamvu namwise gutyo.

Nyuma y’ibyo bihe bikomeye by’ubukene, twakuye amaboko mu mifuka, turakora kuko twumvikanaga cyane, tugura amasambu, turahinga, tugura amatungo turorora,twubaka amazu, natwe tugira ubuzima bwiza nk’abandi bose. Kuri ubu rero, turabara imyaka 31 tubana neza, nta mahane, kubera intwaro twababwiye haruguru.

Mu bwumvikane bwacu rero dukoresheje intwaro twababwiye, hiyongereyeho intwaro yo Gusenga, ndetse no kuganira n’abana. Tugira igihe cyo kuganira n’abana mu rugo, ubundi tukanababwiza ukuri ku mutungo dufite ku buryo amakuru yose y’ibyo dutunze tuba twayababwiye. Aha rero ndagira inama abubatse ingo babura umwanya wo kuganira, ahubwo ugasanga umugore arahura n’umugabo amutura ibibazo gusa, ko ari byiza kwicara, mukaganira, mugaha n’abana banyu umwanya uhagije wo kuganira, mukababwiza ukuri kubyo mutunze. Ibi byose ni intwar zafasha umuntu kubaka urugo rw’amahoro.

Twashyize abana bacu mu mashuri, bariga ku buryo kuri ubu hari n’abageze muri za Kaminuza, abandi bageze no mu yisumbuye. muri ibyo byose rero isomo twaha abana bakiri bato bashaka kurushinga, ni uko iyo mufite ubwumvikane, mukabwizanya ukuri, ntimugire ubwiko, ngo muhishanye, nta kabuza urugo rwanyu ruratekana.

Turangije dusabira Umugisha abo bose bazubaka ingo. Ahari urukundo n’umubano, Imana iba ihari.

MURAKOZE IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHI Mwari kumwe n’inshuti za JESUS Mama MUGENI na PAPA MUGENI

Ubuhamya dukesha urubuga jesus.rw

Har’ intahe nyinshi ariko iyi niyo natoye ngo ibe urufatiro rw’ inyigisho yacu muri kino gice ca mbere.

Umuntu umwe yashinze intahe avuga ati: » Navukiye m’ umuryango w’ abantu bubaha Imana, nkura numva inkuru z’ ivya Yesu kuva nkiri muto. Narigishijwe gusega, kuja mu ngoro y’ Imana, gutanga imperezwa, n’ ibigira cumi. Bibiliya narayisoma neza, kandi ngakora ibikorwa vy’ Imana nkukw’ abandi babikora.

Nararirimbiye Imana igihe kirekire, ndiga ndaheza amashure, ndakorera Leta, ndarongorera mw’ ishengero, ndonka n’ abana, Imana ishishikara kumpezagira no gushitsa n’ubu. Ariko mur’ivyo vyose nakora, kuririmbira Imana muri murwi w’abaririmvyi (Choire), gutanga imperezwa, gufasha abagowe n’ ibindi, sinaribwakire Yesu mu umutima wanje nk’ Umwami wanje, n’ Umukiza w’ ubugingo bwanje.

Yesu nta kibanza yar’afise mu mutima wanje, kuko naho naboneka ndi mw’ ishengero, naranywa itabi, inzoga nkaborerwa, abagore bobo nakuranya nk’uko umuntu akuranya impuzu. Nakora ibibi vyinshi bibabaza Imana ariko nta muntu yopfuye yarabiciye n’ikanda kuko nabikora ndabinyegeza cane. Namaze imyaka myiiinshi cane ngendera muri vyo, ariko imbere y’ abantu nkaboneka ko nd’ umukristo mwiza cane. Muri Samweli havuga ngo;

« Ariko Uhoraho abarira Samweli ati, ntaco uraba ishusho yiwe, ikireho ciwe, kuko ntamushimye, erega jewe sindaba nkuko abantu baraba; kukw’ abantu baraba kurukoba gusa« (I Sam 16:7)

Ijambo ry’ Imana rivuga muri Yobu 11:11 ngo: « Kukw’ itayobewe abantu b’ imburakimazi, ibona n’ ibigabitanyo itarinze kuvyiytegereza. » Yobu 11:13 – 15 » Ariko niwatunganya umutima wawe, ukaya amaboko imbere yayo; namba hari ukugabitanya ugute kure, kandi ntukundire ibitagororotse ko biba mu mahema yawe; n’ukuri niho uzokwunamura amaso yawe ata gasembwa ufise; mbere uzokomera ntuzotinya. »

Iri jambo ryerekana ko ataco twonyegeza Imana. Ngo kuko itayobewe abantu b’ imburakimazi. Imana nta na kimwe yari iyobewe muri jewe. Ivyo nakora vyose yoyo yarabibona.

Muri Yeremiya 23:24 havuga ngo » Har’ uwoshobora kwinyegeza ahantu hihishije ngo nanje sindamubone? Ni jewe Uhoraho mbibajijje. » Ninyegeje abantu, ariko yo yarambona ko ndi umunyavyaha. Imana ishimwe yarabohoye umutima wanje, ubu narakijijwe ndi mu nzira ija mw’ ijuru. Yarampariye ivyaha vyanje vyose, Imana ihabwe icubahiro.

Ingene nakiriye Yesu agahindura ubugingo bwanje :

Naho nari nsanzwe nzi ivy’ Imana, ntivyashoboye kumpindura. Nahora nigirira imigabo mu umutima, ngaheba inzoga ariko haheze amezi makeya ngasubira kunywa. Naraheba ivyaha ariko haheze umwanya nkabisubiramwo. Iyo umuntu aziritswe biragoye kwibohora.Naho nakora ivyo vyose, nahora mbwira Imana mu mutima ngo imbabarire, ngaca mara imisi nibaza ko Imana yambabariye, ariko sinamenya ubundi bushobozi bwabinsubizamwo. Abantu benshi baragerageza gukora ivyiza ariko basanga basubiye gukora ibibi.

Natahuye ko umunyavyaha wese aba aboshwe. Naho wogomba kuvyikuramwo n’ inkomezi zawe gusa ntiwobishobora.Umunsi umwe, Imana intumako umukozi wayo ngo; » Ko wagejeje kubiheba bikakunamira, genda mu rusengero abakozi b’ Imana bakurambikeko ibiganza bacagagure imigozi yose Satani yakubohesheje urakira. » Naciye ngenda baransengera mw’ izina rya Yesu imigozi yose ica imvako. Bimwe vyahora binkwegera mu nzoga, mu bagore, birahera vyose.

Imana n’ inyabushobozi vy’ ukuri. Abo nacumuyeko ndabasaba imbabazi, nabo nyene ndabamenyesha ko inzira twahoranamwo nabo nayivuyemwo. Uwo twubakanye ndamusaba imbabazi nawe nyene, kuko vyabonetse ko namukorera ibibi vyinshi, Ivyo natanze muburyo bubi vyose, ibishoboka vyose narabigaruye, ndavyaka abo nari narabihaye. Ibikwiye guturirwa narabituriye, Imana iramfasha gutunganya vyose neza.

Mbega, kwihana ni kimwe no kwirega?

Aya majambo abiri, Kwihana no Kwirega, womengo bisobanura kimwe ariko biratandukanye rwose. Ushobora kwirega mu kuvuga ivyo wakoze vyose, ariko kubivuga canke kubidondagura siko kubireka. Kwihana ni kubivuga no kubireka ntusubire kubikora ukundi . Kwihana, ni uguhindukira ugaheba inzira wari utumbereye kandi ukiyemeza kutazosubira kuyicamwo.

Kwihana ni ukumaramaza Satani kuko niwe adukwegera mu vyaha.Ivyaha vyinshi bikorerwa ahinyegeje nico gituma vyitwa ibikorwa vy’umwiza, Yesu nawe yaje ari umuco kugirango ivyari mu mwiza bigaragare. Kwihana rero ni ugushira ahabona ivyo twahora tunyegeza vyose mu maso y’abantu kuko Imana yo nta na hamwe twoshobora kuyinyegeza, ibona hose.

Kwihana rero benshi birabananira nkuko nanje vyananiye imyaka myishi. N’ejo n’ejobundi igihe wihanye ivyaha nabi umenye neza ko uzovyamamwo. Abantu benshi baribaza igituma bama bariko barihana ariko icaha bihanye kikama kigaruka.

Hari n’abahava bakandika ahantu , bagashirako n’igikumu ko batazopfa basubiriye gukora ikintu kanaka, nko kunywa ibiboreza, cane cane iyo baraye baborewe bukeye mu gitondo bikanka ko bakura umutwe hasi, canke naho bagasanga baraye bakoze ibiterasoni babitumwe n’akaborerwe, canke naho bukeye baravye mu mufuko bagasanga atan’urumeya rurimwo kandi baraye baronse agashahara k’ukwezi kwose, akiyumvira ingene ari bubigenze kandi yiibuka neza ko yagiye mu kabare atwaye umushshara wose none mu gatondo adasigaranye n’urutete.

Ariko n’aho barahira bakisiba ko batazosubira, bamwe bupfa kugoroba gusa ka kanyota kakagaruka bagasubira muri vya bindi bihanye. Abantu nka ben’abo Bibiliya yoyo ibagereranya n’imbwa isubira ku vyo yadashwe.

Ugomba kwihana neza ukwiye gukora ibi bikurikira :

Ica mbere: Ukwiye kwigira imigabo wewe nyene ubwawe ko ico caha utazogisubira nkuko Danieli yigiriye imigabo yo kutazokwiyandurisha ivyokurya vy’ Umwami kandi akabikurikiza uko nyene . (Danieli 1 :8). Ijambo ry’Imana riratubarira ko abo turwana atari ab’iyama n’amaraso , turwana n’ubushobozi bwa Satani. Kugira ngo dushobore kunesha mu ntambara, dutegerezwa kurinda, kuko umuntu wese atarinda mu rugamba nta nkeka araneshwa.

Kwihana neza ivyaha ni ukurinda, ndetse novuga ko ari ukurinda cane. Kukw’ehe raba imisi yose ivyaha bikorerwa mu mwijima , mbere n’umubeshi ntashobora kubeshera uwo bari kumwe kuko yoca amuhinyuza, rero abwirizwa kumwinyegeza kugirango amubeshere. Umusuma , umusambanyi ni kwo kw’uko.

Hari n’abandi bagifise ingorane zo kumenya icaha ic’ari co, abo bomenya mu nca make ko kirya cose utagomba ko uwo mwubakanye amenya , yaba ari itelefone ihamagaye ukiruka kwitabira kure, yaba agize arayikorako ukayimushikura ukayinyegeza, yaba umushahara utagomba kw’amenya ingene ungana, eka ikintu cose utagomba kw’amenya kandi waremeye ko mwe na we muri umubiri umwe, ico ni co citwa icaha kandi n’ico nyene ubwirizwa kurinda ukacihana ni ukuvuga ukakimubarira guhera ku ntango gushitsa ku mpera, ata soni namba ukagishira ahabona ,niko kugikira.

Vyitwa ivyaha iyo bikiri mu mwijima ariko iyo biroye ahabona, biba bihariwe. Kwihana rero ni ukurinda tugashira ahabona ivyo twakoreye mu mwijima kugira ngo tubone kubiharirwa, kandi turonke n’inkomezi zo kutabisubiramwo.

Ica kabiri : Ukwiye gusengerwa inkomezi z’ Imana zigacagagura imigozi ya Satani, ukaba ufise intege nke uravuga bagufashe. Ica gatatu : Nimba harivyo woba warivye ukaba ukubifise, utabaranye ugire vuba ubisubize vyose.

Iyumvire nawe, nk’umuntu yoba yarivye imodokari akaba ayicisha amahera mu buryo bwo gutwara abantu (Taxi), hanyuma ijwi ryo mu mutima rikamutsinda akabona ko ari umunyavyaha kandi ko ari umusuma, agahitamwo kwihana, none nimba yihanye vy’ukuri wumva yoshishikara gukoresha ya Taxi? Oya na gatoya akwiye guca ayisubiza uwo yayivye. Abowagiriye nabi ubasabe ikigongwe, nimba har’ivyo guturira uturire, harivyo kugarura ubigarure, ibintu vyose ubitunganye neza.

Ijambo ry’ Imana ritubwira ingene Zakayo amaze guhura na Yesu, abo yanyaze yaciye abariha incuro zine. Tubonako yaciye asubiza ivy’ abandi. Ahandi Yesu yavuze ati: Niyo wajana ishikanwa ryawe, uri munzira ukahibukira ko har’ ico mupfa na mugenzawe, ubanze usige ishikanwa usubire inyuma wikiranure na mugenzawe, uhejeje ubone kuza gutanga ishikanwa ryawe ku Mana .

Ivyo bitwereka ingene Imana igomba ko tuyikorera ata jwi ritwagiriza ikibi muri twebwe, Kugirango duharirwe ivyaha vyacu dutegerezwa kuvyihana neza , ata soni dufise kuko icaha kizana urupfu dutegerezwa kukirandurana n’imizi yaco yose, ahandi ho ico caha nyene nico kiturandura.Tumenye neza y’uko Satani tutamwitanze ngo tumumaramaze ,ntankeka wewe ntazoteba kutumaramaza imbere y’abantu no kutwisasira mu muriro wa Gihenomu.

Ica kane : Kuva mur’ iyo nzira wahora ugenderamwo canke guheba abagenzi babi mwahorana ugafatana n’ abandi bari mu nzira watoye. Harimwo no guhinduka mu ngeso kugira ngo intahe yawe ihinduke. Wahora uri Maraya ntushishikare kugendera aho mwahora muhurira, canke ngo mugumane imigederanire n’ abo banyavyaha mwahorana. Erekana ko wavuye mur’ iyo nzira : mu mvugo zawe no mu ngendo zawe zose.

Umukobwa umwe, yanshingiye intahe ambwira ko yahora ari Maraya none ko yakijijwe Yesu yamugiriye ubuntu. Naranezerewe cane. Uwundi munsi duhura yambaye kandi yisize kumwe kwa maraya nyene, ndamubaza nti n’ amaki ? Nti mbega uracakijijwe ? nawe aranyishura ati ego cane Yesu sinzomuheba yangiriye neza. Ndamubaza nti none ubu wararonse akazi ? Ukora hehe ? Nawe anyishura ko atakazi afise. Nti none ubayeho gute ? Ati iyo duhuye n’ abagabo twahorana barashobora kumpa amahera canke uwundi uwariwe wese Imana itumye akampa. Nti none urateka ? Ati eka nca ngenda mw’ ihoteri nkagura ivyo gufungura.

Wibuke ko mur’ ayo mahoteri nyene niho bahora bicara iyo bariko barondera abagabo bagirana ubumaraya. Ubu naho ahicara arondera ivyo arya n’ ivyo anywa ariko yarakijijwe.

Naratangaye nti none, ntiwohora uteka muhira aho uba ukarya ? Nawe ati ivyo bifata umwanya. Uwundi munsi aronka umushitsi babana igihe kirekire. Uwo mushitsi we, ntiyari akijijwe, yarabeshejweho n’ ubumaraya. Amahera yaronka bayasangira n’ uwo mukobwa yakijijwe. Kubera ko uwo mushitsi atari ahamenyereye, uwo mukobwa niwe yamujana kumwereka ibibanza vyiza vyiza imaraya zihora zijamwo.

Uwundi munsi ndamusanga mw’ ihoteri nziza ari kumwe n’ abandi nti none ino ho waje gukora iki ? Ati nazanye wa mushitsi kuhamwereka. Nti none abagabo niyo bagushima ntuhava usubira mubumaraya ko mbona wambaye kandi wisize nkabo ?

Nawe ati banshimye nca ndabaka amahera hanyuma nce ndabahenda ko bidashoboka, ko tuzobonana haheze iminsi ibiri. Kandi ambwira ko ariko ahora agira. Nca mbona nti uwo mukobwa, naho avuga ko yakijijwe, ntiyavuyeyo. Aracavuga imvugo ya maraya, aracambara nkabo, aracarya amahera y’ umumaraya, aracaba munzira zabo.

Biboneka ko naho twakijijwe, hariho ibintu vyinshi yari asigaje gukora kuruhande rwiwe. Kuko gukizwa ni nko guhumuka amaso. Rero iyo umaze kuba uwubona, hariho ahantu wewe wyene ubona utosubira kuja, canke ivyo utoshobora gusubira gukora kuko utakiri impumyiijanwa iyo itazi.

Abantu benshi bakora ibintu nkabatabibona . Ahandi naho babikora kuko Satani yabujuje ubwenge bwiwe. Ariko iyo umaze guhumuka uca ubona ikibi ukakireka iciza naco ukagikora.

Igihe Lazaro yazuka, uwamuzuye ni Yesu. Ariko impuzu yari yahambanywe n’ abandi bazimukuyeko. Nawe nyene yarikuzikurako kuko yari yabaye muzima. Si Yesu yamukuyeko izo mpuzu, canke siwe yamwuhagiye ngo amwambike izindi. Igikorwa ca Yesu kwari ukumuzura, kumusubizamwo ubugingo. Ibisigaye yarashobora kuvyikorera wenyene.

Ijambo ry’ Imana muri kuvayo, rivuga ingene Imana yatumye Mose kwa Farawo muri Egiputa gukurayo Ab’ isirayeli ngo baje mu gihugu yasezeraniye ba sogokuru babo. Ariko Farawo aranka, mbere aca komeza kubagirira nabi cane. Iyo umuntu agomba gukizwa, Satani aca akora cane gusumba kugira ngo uwo muntu ntabone uburyo bwo kwihana. Canke iyo wihanye, akagomba ngo ntiwihane vyose, ngo wisigarize bikeya.

Farawo yabajije Mose muri Kuvayo 10 :8-9 ( Ariko abazogenda ni abaki n’ abaki ?) Mose aramwishura ati ( Tuzojana n’ abana, n’ abatama, n, abahungu bacu, n, abakobwa mbere n’ imikuku yacu, n’ masho tuzobijana ; Kuko dukwiye kugirira uhoraho umunsi mukuru.)

Farawo yishura ko ivyo bidashoboka ko n’ abana bagenda, umurongo wa 10 niko havuga. Ku murongo wa 24 w’ ico gice ca 10 muri kuvayo, naho tubona ingene abana yemeye ko bagenda ariko avuga ko imikuku yabo yoyo bayisiga bo n’ amasho yabo. ( Mose yishura Farawo ati, imikuku n’ amasho nivyo tuzokuramwo ibimazi vyo gushikana no kwosa ngo tubone guha Uhoraho Imana yacu ibimazi.)

Mose ashishikara avuga ati, Itunga ryacu rikwiye kujana natwe : ntihazosigara n’ urwara ; kukw’ ariryo dukwiye kuzokwabira kw’ ivyo guherezaUhoraho Imana yacu. Tubisoma muri (Kuvayo 10 :25-26)

Satani yipfuzako naho wokizwa wewe, ariko umusigarane abana bawe, iyo wanse ukama ubasengera wongera ubigisha inzira y’ Imana, Satani aca agusaba ngo basi, nsigarana amatungo yawe. Nico gituma ubona benshi barakizwa ariko amahera yabo akaguma akorera Satani Eka mwahora musangira n’ abandi ibiboreza, itabi no gukora ivyashara vya magendo, ukabandanya utanga amahera yawe ugura inzoga, ugurira abandi, ubagurira agatabi, ubaboreza. Naho wakijijwe ukwiye kudasiga na kimwe kwa Satani.

Mose yavuze kw’ amatungo yabo, ariyobakuramwo ivyo kwosereza Uhoraho. Yongera avuga ko ata n’ urwara bazosiga kwa Farawo. Ariko Satani we agomba ko wopfuma umusigira urwara. Urwara ni akantu umengo ntaco kamaze. Turabona iyo maraya yaguma itegura umushatsi wiwe, atawe afise agashirako inkofero bagurisha mu maduka .

Akisiga cane, yahora yirabura cane akanywa imiti , agasigara asa n’ abazungu. Impuzu akarondera izifukura umubiri kugira abamubona bamwipfuze ; izifukura amatako, ibitugu, inda, izo mpuzu nizo zihamagara abobihuye bose bagaca bamuraba bose. Rero maraya arakwereka, agakwega amaso yawe, kera kera agatima kawe kagaha kamwipfuza.

Rero umuntu nk’ uwo iyo yihanye, Satani aca amubwira ko hakizwa umutima gusa. Akamubwira ko atakwiye gukura iyo mshatsi yambaye, ntahebe ivyo yisiga, niyo myambaro akayigumana. N’iki gituma mur’ iki gihe usanga abantu cane cane abagore n’ abakobwa, n’aho baba barakiriye Yesu, usanga imibiri yabo itahindukiye ngo ive kwa Satani. Mose ati, nta n’ urwara ruzosigara. Imana idufashe kudasiga na kimwe kwa Satani. Kuko ico cose umusigira , nico azocako mukugarukakugusubiza mubuja bwiwe.

Bibiliya itubwira ko imibiri yacu ari insengero za Mpwemu Yera. 1 Abikorinto 6 :19-20 ( Ntimuzi kw’ imibiri yanyu ari insengero za Mpwemu yera ari muri mwebwe, uwo mufise, avuye ku Mana ? Kandi simwe mwiganza, kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero, mushimishe Imana mu mibiri yanyu.)

Iy’Umuntu ari kwa Satani, nukuvuga ko umubiri wiwe, umutima wiwe, itungo ryiwe, vyose biba biri kwa Satani. None igihe wihanye, ukwiye kuvayo n’ ivyawe vyose vyari kwa Satani bigashikirizwa Uhoraho. Itunga ryacu turikoreshereze Imana, mugufasha abagowe cane cane impfuvyi n’ abapfakazi, mugushikanira Uhoraho amashikanwa n’ ibigiracumi, mugufasha abavyeyi bacu, n’ abana bacu n’ incuti, kuko tubona ko benshi amatungo yabo bayashira mumasengero bakibagira ingo zabo n’ abavyeyi babo, n’ incuti zabo zikenye.

Abafarisayo Yesu yabavuzeko ngo, bitwaririka kuvyo gushikanira Imana, bakibagira icagezwe c’ Imana co kwubaha abavyeyi. (Mathayo 15 :5-6) « Ariko mweho mugira at’ umuntu wese abwira se canke nyina at’ Ico narikugufashisha nico nzoshikanira Imana, ntiyubahe se canke nyina. None mwatituye ijambo ry’ Imanakubw’ imigenzo yanyu.

» Rero muncamake, kwihana ni guheba ivyaha vyose ugakurikira Yesu, kandi ugaca wama imbuto zikwiranye n’ Umukristo.

Inkuru dukesha jesus.rw

Nitwa Alex, ndi umusangwabutaka wavukiye muri Canada. Ntuye mu gace gato kagenewe abasangwabutaka muri Québec, hagati mu ishyamba ryo mu majyaruguru. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge nkiri muto, mfite nk’imyaka 11. Natangiye nywa marijuana, hashize imyaka 2 cyangwa 3 ntangira kunywa cocaïne. Nasengaga imana ya gakondo yitwa Manitou. Nemera ko nari umunyamoko, ntuka Imana.

Mu myaka 13 ninjiye mu idini Gatolika, nigishwa ko ntagomba kwanga Abakristo ariko nkomeza kuba umunyamoko no kunywa ibiyobyabwenge. Nabonye incuti y’umukristo, akajya anganiriza ubudasiba ambwira ku buzima bwe bwa gikristo ndetse akanganiriza n’ijambo ry’Imana. Yagerageje kumpindura, maze ngize imyaka 17 nakira Yesu.

Rimwe narabyutse mu gitondo (kandi nari nkinywa ibiyobyabwenge), numva umutima wanjye uranduye cyane. Nabuze amahoro, mbura icyo nakorera ubuzima bwanjye ndetse ntekereza no kwiyahura. Incuti yanjye y’umukristo yakomezaga kumbwira ubudasiba uburyo ibayeho mu munezero mu buzima bwa gikristo, ingira inama yo kwakira Kristo maze mbitekerezaho umwanya muto.

Ubwo natekerezaga kuri ubwo buhamya bwose yampaye, numvise ko nanjye ndamutse nizeye Yesu nshobora kugira amahoro. Ubwo ni bwo nabaye umukristo. Buri gihe numvaga ko kunywa imiti cyangwa kumva indirimbo z’isi byamfasha, ariko mu by’ukuri byari ukwishuka.
Ubu sinkinywa ibiyobyabwenge, kandi mfite amahoro n’umunezero. Ikindi ni uko ntakiri umunyamoko. Byose mbikesha Yesu. Ndashima Imana wohereje umukristo ngo ambere incuti, amfashe no kwakira Umwami Yesu.

Muraho! Mbere ya byose ndizera ko nusoma ubu buhamya bugusubizamo imbaraga. Yesu Kristo ni Umwami nk’uko Bibiliya ibitubwira. Nta kintu na kimwe kibasha kuntandukanya n’urukundo rw’Imana, urwo yagaragarije muri Yesu kristo. Icyo tugomba gukora ni ukumusanga: "Kuko menye neza yuko n’aho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu" Romains 8:38-39.

Ubu rero mfite imyaka 16 n’amezi 6, mvuka mu muryango w’Abakristo kandi nakomeje kwizera Imana n’ubwo ntigeze na rimwe kuyimenya neza. Nakuze nk’abandi, ariko muri jyewe harimo ikibazo: imico yanjye ntiyari ihamye. Rimwe nabaga nciye bugufi, ubundi ndi umunyamujinya w’umuranduranzuzi, kandi nkagira amatsiko arenze urugero. Ikirenze kuri ibyo, impumuro yanjye, uburanga, inzozi n’ibyo nibwiraga ntibyari bisanzwe na hato, ari na byo byategekaga umutima wanjye. Numvaga ntacyo nshaka gukora, nkahinyura abandi kandi nkahorana umunaniro. Ibyo byatangiye nkiri muto. Umwe muri babyara banjye yaje kubimbwira, ntiyagira icyo avuga ku muryango wanjye (nyogokuru) haba no ku ncuti zanjye. N’ubwo najyaga gusenga, sinari nakamenya ukuri: amarangamutima yanjye n’imitekerereze ni byo byantegekaga.

Ariko Yesu ntiyemeye ko umusaraba wanjye nywikorera igihe kirekire! Imana yari imfiteho umugambi, ni uko irambohora rwose irankiza ku bw’inzozi mama yarose. Nk’uko byanditswe mu Baroma 8:1: "Abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho". Muri Luka 19:10 na ho haranditswe ngo: "Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye". Ijambo ry’Imana ni ukuri! Ku bwa Yesu Kristo narokotse iteka nagombaga gucirwaho kuko nari narazimiye, ariko Yesu ntiyatinda ankuraho iyo migozi yari imboshye.

Ubu mbasha guhamya ko namenye Yesu. Narahinduwe rwose, haba ku mubiri ndetse no mu mutima. Umunsi ku munsi ngenda ndushaho kumenya ubugari bw’Imana, kandi mfite umunezero n’amahoro. Nakiriye Yesu Kristo wenyine nk’Umwami n’Umukiza, mbihamisha kubatizwa mu mazi. Ubu nyoborwa n’Umwuka, sinkiyoborwa n’umubiri ukundi. Yesu Kristo ni Umwami, kandi ndimo kurushaho kumwegera, niyambura ibitamuhesha icyubahiro. Imana ni yo yonyine ibasha guhindura umuntu rwose. Warakoze Yesu! Nk’uko ijambo ryawe rivuga ngo: "Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho. Ni jye mutsima w’ubugingo" Yohana 6:47,48. Byose bishobokera uwizeye, Yesu ni we nzira n’ukuri n’ubugingo.

Nari umunyagatulika w’umunyedini, kandi nabatijwe nkuze muw’2006. Numvaga ibyaha byanjye narabibabariwe ubwo bibizaga umutwe wanjye mu mazi. Mu by’ukuri, hashize umwaka umwe n’igice nitegura kubatizwa nta wigeze kumbwira ibyo kwihana. Ku bwanjye, icyo gihe numvaga ko Imana ari urukundo, ku bw’ibyo nkumva izambabarira kuko nakundaga inzoga n’itabi bidasubirwaho. Nari nizeye ntashidikanya ko ndi mu nzira y’ukuri, rimwe nkasenga Mariya ubundi nkasenga abatagatifu. Ariko bigeze mu kwezi kwa cumi 2011, nkisenga Mariya, umutima wanjye wanyemeje ko nayobye.

Nahise numva ko ari umwanzi unteye, maze mva ku ishapule ntangira kuvuga rozari! Ariko hashize iminsi mike ntangira kurota dayimoni ishaka kunsambanya. Nakomeje kurota bene izo nzozi, ni uko zitangira kuntera ubwoba. Umunsi umwe hari mu gitondo, numva ijwi rimbwira riti: “Niba utekereza ko nzemera ko ujyana n’uwo mugabo, uribesnya.” Nahise ngira ubwoba bwinshi, ni uko mbibwira padiri na we angira inama yo kujya kubibwira muganga uvura indwara zo mu mutwe... Mu by’ukuri, nari nagize ikibazo gikomeye kandi nkumva nta muntu nizeye nabibwira utamfata nk’umusazi. Nigiriye inama yo kubibwira musaza wanjye.

Maze kubimubwira, yambajije niba narigeze nihana nanjye musubiza ko nihannye imbere ya padiri ubugira gatatu. Musaza wanjye yaranshubije ati: “Ihane imbere y’Imana by’ukuri maze wirebere!” Uwo munsi ni bwo napfukamye nsaba Imana kumbabarira ibyaha byanjye, maze ku ncuro ya mbere numva umutima unyemeje ibyaha. Numvaga nanduye imbere y’Imana, nakwibaza uburyo nayicumuyeho nkumva na yo imbonaho ibyaha byinshi cyane! Nagize agahinda, ndira amarira ntigeze kurira, nsaba Imana ngo imbabarire inkize ibisindisha. Muzi uko byangendekeye?... Ku bw’ubuntu busaga narabohowe rwose, nta mbaraga na nkeya mbishyizemo. Uko ni ukuri, Imana yambohoye inzozi mbi n’ibindi byinshi.

Ndashaka kubabwira ko kuva igihe navukiye ubwa kabiri muri Yesu Kristo, natangiye kumira Bibiliya. Televiziyo ntiyari ikinezeza. Ibyanteraga ubwoba byose byakuweho, kuko ubu namenye ukuri. Umutima wanjye nawuhaye Yesu, kandi Umwuka Wera ahora ampindura mushya. Nari narayobye, ariko Imana yampishuriye ijambo ryayo. Sinkisenga Mariya, haba no gusenga abatagatifu. N’ikimenyimenyi, ubu nataye ibishushanyo byose bishushanya Yesu, kuko ari ikizira mu maso y’Uwiteka.

Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo, nta we ujya kwa Data atamujyanye. Wowe usoma ubuhamya bwanjye uyu munsi, umenye ko Imana igukunda kandi ko yatumye Umwana wa yo w’ikinege kugira ngo akubabarire ibyaha byawe. Imana ishaka ko bose bakizwa. Shimwa Mana, kuko wahaye umutima wanjye amahoro n’ibyiringiro bindutira byose muri iyi si. Imana ibahe umugisha mwese mu izina rya Yesu rishobora byose.

Noria

Ndashaka kubanza kuvuga ko nita ku byo nemeye mu buzima bwanjye. N’ubwo nkiri muto hari ibyo ababyeyi banjye bakoraga nkabibona nabi ibindi simbyumve, imigendere yabo, ibyemezo bamfatiye n’ibyo bampitiyemo si byo byangize uko ndi.

Nkimara kuvuka ababyeyi banjye bahise bakira Kristo, bahita bahinduka Abakristo bimariye mu itorero, bakorana imbaraga, b’icyitegererezo kandi b’abavugabutumwa. Nakijijwe maze imyaka 5 mvutse, ariko sinari nakamenya ko agakiza ari ukugirana isano n’Umwami wanjye. Numvaga ari urusobe rw’ibyo nemerewe n’ibyo ntemerewe gukora: Abahungu n’abakobwa ntibashobora kujyana mu mazi koga, abakobwa bagomba kwambara bakikwiza, abakobwa ntibashobora kwambara ipantalo, umuziki wo mu bwoko bwa rock ukomoka kwa Satani, kureba filimi na televiziyo ni icyah, n’ibindi.

Sinigeze mbona ababyeyi banjye batongana, ariko numvaga ko kuganduka ari ukwemera kurenganywa. Ibi si ukubera ko data yatotezaga mama… Yakoraga icyo data avuze cyose nta cyo yongeyeho. Ikindi, data ni we wafataga ibyemezo byose: Igihe cyose ukiba iwanjye ugomba gukora icyo mvuze utagize icyo ubaza. Ubwo ababyeyi banjye bari mu ishuli rya Bibiliya, data yabaye umushumba w’itorero. Twagiye rero twimuka, tujya mu matorero atandukanye agera ku 121 ari na ko bashaka inkunga yo kujya muri Australia kuba abamisiyoneri.

Muri Australia twari Abanyamerika bashinzwe abana, tugahora twibaza ku mibereho yacu. Jyewe byasaga n’aho nta cyo bintwaye kuko nari mwiza bihagije, nkagerageza kumvira buri wese kugira ngo nezeze bose. Ku bwanjye Ubukristo bwari ikirushya. Numvaga nshaka kwiberaho nk’abandi bana, nkemerwa, nkifatanya na bo, nkagira incuti. Numvaga nakora icyo byansaba cyose ngo nemerwe n’abandi bana bambere incuti. Uko gushaka kwanjye kwanteye kumva nshaka kubana n’abantu bazamfasha kugera ku byo nifuza. Nakoze byinshi kugira ngo mbone incuti, nshaka urukundo, mbese nkumva nishakira ugkundwa no kwemerwa.

Ngeze mu gihe cy’ubwangavu nafashe ibyenezo bibi cyane ngerageza kwinjira mu kigare. Mu myaka 16 natorotse ababyeyi banjye, nitesha kuba mu gituza cya data no munsi y’uburinzi bw’Imana. Bidatinze nafashwe ku ngufu n’umusore w’ikirara, ntwara inda y’indaro ababyeyi banjye bansubiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nabyaye umwana mwita Beth, mushyira mu wundi muryango ngo abe ari ho arererwa. Ndashaka kuvuga ko isaha y’Imana yanjye itajya irenga.

Ndimo kwandika ubu buhamya, Satani yangaruriye umutwaro w’ibyahise. Ejo hashize ubwo nari mvuye mu mahugurwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore mu ntambara,” nasomye muri 2 Samweli 13 mpasanga inkuru z’umwana w’umwami witwaga Tamari na musaza we Amunoni wamusambanyije. Tamari yahise yiheba biturutse ku gahinda n’isoni yatewe no gukindwa. Ijambo ry’Imana ryamfashije kumenya ko uko njya niyumva ari ibisanzwe, ariko rinyibutsa ko ndim umunyambaraga kandi mfite agaciro ntitaye ku byambayeho. Mfite agaciro kuko ndi umwana w’Umwami.

Ababyeyi banjye basubiye muri Australia, bansiga mu ishuli hano i Tennessee. Iki gihe cyakoze ku buzima bwanjye. Nari narabyaye, mfite agahinda natewe no guta ubusugi bwanjye. Nari jyenyine, nta ncuti ngira nta n’unyitayeho. Kuva icyo gihe, uko mbyutse nageragezaga gushaka umuntu wankunda akaziba icyo cyuho kiri mu mutima wanjye, ngerageza kubonera umugisha ku wundi muntu no guhinyuza niba koko ndi umuntu ukwiriye gukundwa.

Nashakanye n’umugabo gito ku mubiri no ku munwa, turatandukana. Ubyumve neza, nahisemo kubabarira Reg kandi ndacyamukunda. Nzakomeza kumukunda, ntabitewe n’ikindi ahubwo mbitewe n’uko yabyaye Taylor na Nathaniel, abana beza, bagira urugwiro, b’abanyabwenge, bagwa neza kandi bagira ubuntu. Sinigeze nicuza ko nashakanye na Reg, icyo nicuza ni uko butabaye ubukwe bw’Abakristo bwubahisha Imana.

Hamwe n’urwo rushako rwari rumaze kunanira, niyemeje kwirinda kutongera gukundana n’undi mugabo ngo hato ntongera gukomeretswa n’urushako. Ni cyo cyatumye niyemeza gukunda abagabo benshi, nkabagabanya umutima wanjye.

Musaza wanjye bamaze kumusuzumamo kanseri y’igicamakoma mu w’2001, sinari nkigaragara nk’umugore Imana yaremye ngo mbe uwayo. Nasenze Imana ngo ikize Allen imuhe kubaho, kuko ari we musaza wanjye numvaga ankunda by’ukuri, akankunda uko ndi. Nanze Imana, numva itankunda.

Natangiye kunywa ikiyobyabwenge cyitwa crack kugira ngo mbe ikinya, bityo iminsi ibashe kwicuma. Numvise umuryango wanjye, abana banjye n’urugo rwanjye nta gaciro bifite. Igihe kimwe hari nijoro, nta abana banjye n’imodoka, nta urugo n’umudendezo wose nari mfite. Nyamara ubwo Imana yari irimo kunshaka ntabizi. Aho abagore bafungirwaga mu mujyi wa Silverdale hari ibyumba 4 bifungirwamo abantu. Hari 2 by’abantu basanzwe, 1 cy’abakozi n’ikindi 1 cy’abarokore. Abagore bavanwa mu byumba by’abantu rusange, kandi iyo ufungiwe mu cyummba cy’abakozi cyangwa icy’abarokore ushobora gusaba kwimurwa.

Bamaze kumfata bahise bamfungira mu cyumba cy’abarokore, nsangamo abakobwa bavuga ko ari Abakristo. Imana yakoresheje abo bagore irandinda. Nararize cyane, mara iminsi irindwi n’amajoro arindwi. Nashakaga gupfa, ariko abo bagore banga kumva iruhande, bampa umupira n’amasogisi, banguma iruhande banganiriza bakamara amasaha, ndetse bangira incuti. Bamaze kumfungura, nararize kuko bamwe muri bo nari mbasize. Ubwo ni bwo Imana yanyeretse ubwa mbere ko mfite umutima ukunda abagore abandi babonaga ko atari abo gukundwa. Ubwo ni bwo nabonye ko abagore bamwe batizera ko Imana ibakunda, babitewe n’uko batigeze gukundwa mu buzima bwabo.

Maze kuva mu nzu y’imbohe no kwibaza uburyo nzabaho ntari kumwe n’abana banjye, nongeye gusanga ba bagore. Ariko Imana yari irimo kunshaka. Bidatinze niyemeje kujya mu mwanya w’icyubahiro yabagamo gahunda ishinzwe ubuzima bw’abatagira aho baba muri Chattanooga. Mba aho rero nashoboraga kuba mu mazu agenewe agabore, kandi ubwo bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye. Nabonye abantu bameze nkanjye, abanzwe n’incuti n’imiryango, ariko twese twabonaga ko Imana itaduhanye. Twarakundanye, umwe akarinda mugenzi we, tubona umuryango ariko nari nkikumbuye abana banjye cyane. Nasubiye mu biyobyabwenge, nitwara nabi bituma nsubira mu nzu y’imbohe ariko maze gufungurwa mpura n’umugabo nari nasanze mu myanya y’icyubahiro antegereje. Baduhaye icyumba, tubana umunsi ku munsi. ubwo nageragezaga kwitwara neza no kongera kubona abana banjye, byarangiye mpamagaye data turavugana maze buhoro buhoro dutangira kubaka umubano jyewe na we, jyewe n’abana banjye nyuma y’amezi menshi mpagaritse umutima. Narababaye bihagije… Nasabye data ngo areke njye mu rugo mbane na we na mama ndetse n’abana banjye, musezeranya ko ntazongera kumubabaza ahubwo nzabaho nk’uko babishaka, sinongere gutoroka ukundi.

Maze kuvugana na data muri iryo joro ni bwo nihaye Imana… maze ubuzima bwanjye buhita buhinduka bidasubirwaho. Nari nkifite imanza ngomba kuburana, ariko ubwo nari kumwe n’Imana yanjye, n’umuryango wanjye n’itorero bampagaze impande n’impande. Abantu benshi batangajwe n’ibyo Imana yankoreye. Imana yakoresheje abo bantu bose mu guhindura umutima w’umucamanza, asiba urubanza rwanjye ampa andi mahirwe. Imana yaramfashije sinongera gusubira inyuma kugeza ubu. Hashize amezi make data yemeye kunsubiza abana banjye, kandi kubera Imana ababyeyi banjye n’abana bongera kumbabarira no kungirira icyizere.

Twarimutse tujya gutura ahandi, Imana impa umurimo mu itorero aho ubu irimo kunkiza ibikomere by’ibyambayeho na ya myanzuro mibi nafashe. Ubu Imana yampaye amahirwe yo kwerekana urukundo rwayo ab’imitima ikomeretse, cyane cyane abagore. Ubu ndimo gukora nk’umukorerabushake mu kigo gifasha abagore batwite, mbafasha mu minsi mikuru, nita ku bana bato bo mu itorero, nitabira amahugurwa y’abagore ku ijambo ry’Imana nkora n’umurimo uko Imana inshoboje. Yego ndacyicuza, ndetse rimwe na rimwe umutima ujya undya cyane ku buryo icyo nakoraga gusa ari ukuririra Imana, ariko Imana iransubiza ikampa amahoro muri ibyo bihe byose.

Ubu mfite ubutsinzi bukomeye bubonerwa mu buntu bw’Imana gusa. Ndashima Imana cyane ko ari Imana ibabarira kandi y’ubuntu, Imana inkunda uko ndi, kandi nyishimira ko yankunze ititaye aho nari ndi. Ndayishimira ko yemeye kunkoresha umurimo w’ubwami bwayo. Ubu ndi umwana w’Imana, kandi ni incuti yanjye iyo nta wundi mfite nisunga. Mfite amahoro n’urukundo bitangwa n’Imana yonyine. Ndashaka kukubaza, mbese nawe ufite amahoro n’urukundo? Nawe Imana ibasha kugutsindira nuyemerera.

Yesu Kristo ni Umwami wanjye n’Umukiza wanjye. Ndashima Imana ko yantoranyije, igahindura ubuzima bwanjye bwose. Ijambo ryayo ryakoze umurimo mu buzima bwanjye. Nakunze kurererwa mu miryango y’Abagatolika, ariko sinigeze menya icyo umusaraba usobanura, haba no kumenya agakiza. Nibeshyaga ko ndi umuhanga, nkibwira nti: "Mfite umunezero, ubwo kuki narimbuka?" (1 Yohana 1.8).

Ariko Imana mu rukundo rwayo rwinshi ntiyandetse ngo mpfire muri ubwo butamenya. Mu by’ukuri, ubuzima bwanjye bwari bugeze habi ariko ibuhindura bushya. Iyo ntaza gukinisha ubuzima bwanjye ngo ndyamane n’abagabo, sinari kumenya ko ubuzima bwanjye bwose buri mu byaha kandi ko nintakira Yesu nzarimbuka. Icyo ntari nakamenya ni uko kugwa kwanjye kwaturutse ku byaha bya karande nagiye ngenderamo, imyuka mibi ya ba sogokuruza yagiye ingira imbata ikangira imbata y’ibyaha nk’uko byanditswe mu Kuva 20 :5-6.

Ariko ubwo nari mu Bushinwa naje kumenya Ukuri. Ibi byanyeretse ko umuntu wese ushatse Imana ayibona. Uwo twakundanaga amaze kunyanga, natakiye Imana nsenga ariko nkasubiramo amasengesho nari narafashe mu mutwe gusa. Ariko nta gisubizo nahise mbona. Hashize iminsi umuvugabutumwa yaje iwanjye, anyigisha ijambo ry’Imana maze menya ntashidikanya ko uko ari ko kuri. Sinari nshyiciraho iteka, kuko namenye ko Yesu Kristo ukiranuka, mwiza, Wera yambambiwe ku musaraba. Urupfu rwe rwampaye ubugingo. Kubera ko Yesu Kristo (Imana yigize umuntu) yanesheje urupfu akaba ari muzima, nanjye ndi muzima hamwe na we. Nahawe ubugingo buhoraho ku bw’ubuntu ku bwa Yesu.

Ni ubwa mbere namenye ko nkijijwe, n’ubwo najyaga natura ibyaha ndira nkenda guca umutima. Yesu Kristo ni Umukiza wanjye. Nemeye kumuha ubugingo bwanjye no kumwubaha guhera ubwo: ni Umwami wanjye. Ni ubwa mbere numvise amahoro n’umunezero mu mutima wanjye. Numvise umubiri wanjye wejejwe n’ubwo nari narawanduje bihagije. Ndejejwe, ndi icyaremwe gishya (2 Abakorinto 5:17). Imigozi yari imboshye yahise icika.

Ikindi ni uko nahoranaga ubwoba, ariko Umukiza wanjye yabunkuyeho anyigisha kumwenyura no guseka no kubaho. Maze umwaka mbyukana ibyishimo mu mutima wanjye. Ni ibyishimo bidatangwa n’abantu cyangwa ibihe, ahubwo ni ibyishimo bitavugwa bitangwa n’Imana (1 Petero 1:8). Ijoro rimwe nari ndimo gusenga, ntekereza ko ari Umwuka Wera wanjeho nk’uko isezerano ry’Imana riri, maze ibyishimo n’amahoro byuzura umutima wanjye. Ndahamya ko n’iyo nza guhita mfa nari guhita njya mu ijuru kuko nari nshyitse n’umunezero wansabye. Sinkiri jyenyine, Yesu ari muri jye ku bw’Umwuka we Wera (Yohana 14:16,17).

Ku bw’urukundo rwa Yesu, ntiyaretse kunyuza mu bigeragezo ahubwo nkomeza kubinyuramo. Ibyo nta cyo bitwaye kuko nizeye nzanyura mu muriro nkavamo meze nk’izahabu itunganyijwe neza. Muri ibyo bigeragezo byose ndushishwaho kunesha na Yesu Kristo. Ibyo nabyigiye mu guca bugufi, nk’uko umwana wese yiga kugenda no kwimenya mu buzima. Ubu nzi neza ko ndi umwana w’Imana ukundwa, umuragwa w’ubwami bwo mu ijuru, umusirikare mu ngabo ze n’umuja w’Umwami Yesu Kristo ku bw’icyubahiro cye gusa.

Imana yankijije kubura amaraso no kujya imugongo byambabazaga cyane, ankirishije kumpishurira ko imibyimba ye ari yo ankirisha (Yesaya 53:5). Yababajwe ku musaraba kugira ngo uyu munsi mbe ndi muzima: sinzongera kubabara. Kandi nyuma y’aho ngiriye iryo yerekwa sinongeye kubabara. Nejejwe n’amaraso Yesu yamennye ku musaraba, ubu mfite uburenganzira bwo kubohoka ku bintu byose byampezaga mu bubata. Ayo madayimoni ni yo yazaga nijoro akansambanya, agashaka kuntwara mu nzozi.

Ariko muri Yesu Kristo ndi umutsinzi kurushaho ku bw’igitambo cyo ku musaraba. Icyo gitambo cyakuyeho urwandiko rwahoraga rundega, n’abanzi banjye bose ibanyaga intwaro zabo (Abakolosayi 2:13-15). Ibinyima byabo yarabihanaguye, n’imyuka mibi itarashakaga kundakura ntiyari ikimfiteho ububasha ahubwo yarahunze kuko intwaro zayo zitari zikimbashije. Umwanzi yanesherejwe ku musaraba. Yesu Kristo ushimwe ku bw’umusaraba, urabona aho igitambo cyawe cyakuye ubuzima bwanjye!

Warakoze kumbohora, haba mu gihe cyahise, icya none n’ikizaza. Imana ishimwe iminsi yose, kuko urukundo rwayo rutarondoreka!

Nitwa KINYANGE Adda Darlene. Ngiye kubabwira igitangaza Imana yankoreye, Umunsi umwe, hari saa kumi n’ebyiri n’igice, ubwo nari mu gikoni ndi guteka. Nari ndi gutegura ifunguro ryitwa amafiriti (Fritte) y’ibirayi. Isafuriya yari iteretse ku mbabura ihengetse ariko ntabyo nari nabonye.

Narategereje amavuta arashya neza, nterura ibirayi nshyira muri ya mavuta. Isafuriya yahise ihirimira ku birenge byanjye amavuta yose yisuka ku birenge. Navugije induru ndatabaza, abari mu nzu bose bahururira kuntabara ariko byari byarangiye.

Narababaye cyane, amaguru nayaraje mu kirere murumva namwe umuntu wahiye gutyo; ariko igitangaje ku ruhu ntacyahindutse, mu gitondo nabashaga gukandagira nkagenda. Sinigeze njya kwa muganga, nari nakize.

Ahari Imana yohereje Malayika wayo arara amvura bagenzi simbizi, ariko Ndashima Imana ko nta nkovu y’ubushye mfite ku birenge.Humura nawe Imana izakugirira
neza.

Adda Darlene KINYANGE

N’ubwo ndi Umukristo wavutse ubwa kabiri, nahoze nshidikanya ko Imana ibaho nkashidikanya na Yesu cyane, ariko umuryango wanjye ugahora unshishikariza kwakira Yesu mu bugingo bwanjye. Bambwiraga ko Yesu ari Imana y’ukuri kandi ihoraho. Bampaga ubuhamya bwabo kugira ngo banyinjize mu Mana.

Ariko nakomeje gushidikanya, nkajya nsenga Imana ntayizera neza ahubwo nsengeshwa n’ibibazo. Icyantangazaga ni uko amasengesho yanjye yose yasubizwaga. Gusa umutima wanjye wakomezaga kunyongorera ko bibaye nk’impanuka, atari ku bw’imbaraga z’Imana.

Nyuma haje kubaho ikintu, kinkuraho gushidikanya kose nahoranye: “Niga mu mashuri makuru, nakoze ikizamini cya mbere cy’imibare mbere y’uko igihembwe gishira. Mu by’ukuri, ndi umuhanga mu ishuri. Ariko maze kujya mu mashuri makuru natangiye kuba umunebwe kwiga birananira. Nakoze icyo kizamini nabi cyane. Nsohotse mu cyumba cy’ibizamini, nagize ubwoba bwinshi numva ko nzatsindwa. Nta mahirwe na make nari mfite yo gutsinda. Incuti zanjye zari zinejejwe n’uko zabikoze neza, zambona mbabaye zikanyegera ngo zimpumurize.”

Ariko numvaga mbabaye cyane, nkumva nshaka kwigunga jyenyine. Nararize mu mutima, nsengana kwizera kwinshi nsaba Yesu ngo anyiteho. Namusabye kumpa gutsinda, wenda ngo nsinde icyo kizamini cyonyine, musezeranya ko nzahita ntangira kumubera inkoramutima.

Nagenzaga ntya buri munsi, mfite kwizera guhamye. Amanota amaze gusohoka, numvise ntinye kuyareba ni ko gusaba murumuna wanjye ngo andebere uko byifashe. Nyuma y’iminota 10, yampamagaye anezerewe cyane ambwira ko natsinze. Nihutiye kureba, numva sinizeye ibyo amaso yanjye anyereka muri ako kanya. Nari natsinze, kandi nsindira ku manota meza. Narokotse gusubiramo iryo somo. Imana ishimwe! Igitangaje, benshi muri bagenzi banjye bampumurizaga bari batsinzwe kuko bakosoranye igitsure cyinshi. Ariko Yesu yankoreye igitangaza. Ndamukunda.

Nyuma y’ibyo narabatijwe, ubu ndi Umukristo w’ukuri wizera Yesu n’umutima wanjye wose.

Ikindi, simpamya ko Abakristo bose bari mu mwanya Imana ibashakamo. Abiyita Abakristo si ko bose bizera Yesu Kristo, ngo bizere ubuntu bwe n’agakiza ke. Ubutumwa bwiza ni ubw’abantu bumva ko bakeneye kugirirwa ubuntu n’Imana, bakizera Yesu Kristo ngo abahe ubwo buntu, bakamwiyegurira nk’Umwami wabo n’Umukiza.

“Uyu ni umunsi mwiza kuruta iyindi, wambereye umunsi uruta iyindi yose mu buzima bwanjye! Imana irenze kuba nziza (: Nejejwe cyane no kubana n’umugabo wanjye Adam Dirks ubuzima bwanjye bwose!”

Ubu ni ubutumwa bw’umunezero bwanditswe ku rubuga rwa Twitter muri iyi weekend, bwanditswe n’umukobwa uherutse kuribwa n’urufi runini rwo mu bwoko bwa shark Bethany Hamilton. Ibi yabitangaje nyuma y’aho akoreye ubukwe na Pastor ushinzwe urubyiruko, Adam Dirks.

Ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Kauai, ho muri Leta ya Hawaii muri iyi weekend ishize. Amakuru dukesha E! Online avuga ko Dirks na Hamilton bahuriye ku mazi (beach) mu rugaryi rwo mu wa 2012, Dirks amusaba kubana muri Mata uyu mwaka.

Hamilton w’imyaka 23 yacitse ukuboko kwe kw’ibumoso ubwo urufi runini rwo mu bwoko bwa shark rwabateraga bari mu mazi ku nkombe za Hawaii. Ibyamubayeho (hamwe no kwizera Kristo kwe gukomeye) kwamuteye kwandika igitabo yise Soul Surfer, cyaje no gukorwamo film mu wa 2011. Hamilton arashima Imana ko yamukijije vuba, akanayishimira ko yamuhaye kwihanganira mu kwizera.

Hamilton muri uyu mwaka yatangaje ko kuva yahura na Pastor Dirks yamubereye inkoramuitima. "Nagombaga kwizera Imana, nkizera ko yanteguriye umugabo utangaje." Abakunzi ba Hamilton bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kunezeranwa na we, ndetse n’ibyanditswe byera bakoresheje imbuga za Facebook na Twitter.

Ndi umwana w’umuhungu, mvuka mu muryango ukennye. Natangiye kuruha nkiri muto, kuko nkirangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nahise mbura ubushobozi bwo gukomeza amashuri, biba ngombwa ko nyahagarika.

Umwaka wa mbere warashize, hanyuma umwana w’incuti yanjye aza kumbwira yuko hari umuntu wadutera inkunga tugakomeza amasomo. Kubera ko numvaga ari igitangaza, naramubajije nti "Uravugisha ukuri, arashaka kudufasha cyangwa ni ukudushungirwaho?" Yasnhubije ko ari umuntu mwiza, kandi w’umukire kuko yari afite amamodoka menshi kandi ahenze: Land Cruiser, Toyota Jeep, Prado Jeep...

Mvunaguye, uyu mugabo yaje kudushukisha amadorali 419 ($419), ariko yashakishaga amayeri yo kudutuburira kuko yadutwaye andi menshi, akadusiga iheruheru akigendera. Nyuma y’aho, ibintu byarushijeho kumbera bibi ariko ndasenga maze Imana na yo iranyumva inkiza ubukene.

Mbere sinagiraga konti, ariko ubu ndi umucuruzi, ndabitsa ndetse nakodesheje inzu nshya mva mu nzu mbi nabagamo mbere. Inzu nabagamo mbere yajyagamo amazi, ariko nagiye mu nzu nziza cyane, mba muri etage irimo ibikoresho byiza. Ndya neza, kandi mu gihe kitarambiranye nzajya gukorera mu nzu yanjye bwite.

Nimumfashe gushima Imana kuko ishobora byose. Nta gushidikanya, nituyizera izahindura amateka yacu.

Ku myaka 20, nari nari umusinzi. Nagombaga kunywa inzoga kenshi, ku buryo byageze aho nkenera kujya nywa icupa ry’inzoga mu gitondo kugira ngo mbashe kubyuka. Ibisindisha byari byarantwaye umutima n’ubwo nta wabashaga kubibona. Naravugaga kandi nkatekereza bisanzwe. Nabayeho mu ruzerero, nkajya mva mu mujyi umwe njya mu wundi nk’uko amarangamutima yanjye yambwiraga. Iyo numvaga mpaze kuba mu mujyi umwe, nafataga imodoka ya mbere nta cyerekezo mfite.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 1979, nafashe umwanzuro wo kuva mu mujyi wa Longuyon, aho nakoraga mu iduka. Imodoka ya mbere yagendaga yari yerekeje mu mujyi wa Valence, ibyo biranyura rwose. Nk’uko nari naramenyereye, iyo nabaga mfite amafaranga nararaga muri hotel, nkarya no muri restaurant. C’est ainsi que le premier dimanche je suis entré dans un restaurant.

Ubwo ntangiye kurya, umugabo umwe yaranyegereye ambaza niba yarira ku meza nariho, ndamwemerera. Twaraganiriye, tuba incuti maze ambaza icyo nkora nk’umwuga. Nari mfite imyuga myinshi, kuva ku bukarane kugeza ku bukontabule (comptable). Naramushubije nti "Nsiga amarangi", ni wo mwuga maze amezi 2 nkora mu mujyi wa Lille kandi nawumenye kera. Yaranshibije ati "Nanjye nsiga amarangi, nubishaka uze tujyane mu mujyi wa i Quimper nzagushakirayo akazi". Najyanye na we i Quimper, nkajya mbana na we.

Rimwe ari nijoro, yarambwiye ati "Urazi Francois, ndi Umukristo w’umuvugabutumwa, uyu mugoroba ndajya mu masengesho, nubishaka uze tujyane." Naribwiye nti ndajyayo kubera amatsiko, nintafashwa ndigendera. Tugeze mu rugo rw’aho twagombaga gusengera, byabaye nk’aho ngeze mu rugo ntahaherukaga, numva umutima wanjye wuzuye umunezero mwinshi. Ako kanya nahise menya yuko Imana inshaka. Ubwo Pasteur yavugaga, Umwuka Wera yatangiye kunyereka uko byagenze kugira ngo mbe ndi ahongaho, ati m’Ukuboza 1979 nagukuye i Longuyon; nkwicaza muri gari ya moshi igiye i Valence; uwo munsi ni bwo umukozi w’Imana wari ugiye mu kiruhuko cy’akazi i Lyon namutegetse kuguma i Valence mbere y’uko akomeza i Quimper; nabahurije muri restaurant, ntuma winjira mbere kuko nta we wari wigeze usaba ko mwasangira ku meza amwe; mu myuga yose uzi nkuha guhitamo gusiga irangi kuruta uwa comptable, kugira ngo bihuze n’uko n’umukozi w’Imana yohereje ari wo mwuga akora. Iyo hagira na kimwe kibura muri ibyo byose, sinari kuba ndi muri ayo masengesho.

Ako kanya nahise ndirira Imana, umutima wanjye wuzura umunezero ariko nkomeza kunywa inzoga. Ku bw’ubuntu bw’Imana, nabonye akazi. Buri gitondo sinabonaga inzoga ihagije, bityo simbashe kubona dose yanjye maze nkatitira umubiri wose. Buri kanya numvaga nataye ubwenge. Nabwiye Imana nti "Nyagasani, nkusezeranije ko nibigenda neza sinongere kurwara, sinzongera kunywa inzoga haba no kuyisogongera." Muri ako kanya nahise numva amahoro menshi yuzuye mu mutima wanjye, sinongera gutitira cyangwa ngo numve nifuje kunywa inzoga. Imana yangiriye ubuntu, irambohora rwose!

Ariko nari nsigaranye ikindi kibazo: nanywaga amapaki 2 y’itabni ku munsi. nari nzi neza ko ibyo bitanezeza Imana, ariko nakoraga uko nshoboye ngo mbyirinde bikanga. Umunsi umwe rero nabwiye Imana nti “Nyagasani Mana, umuti w’itabi ngiye kunywa uwushyiremo ububihe bukabije ku buryo ntazongera kwifuza kunywa itabi mu mibereho yanjye!” Sinashidikanyaga ko Imana ishoboye kubikora. Nkimara kuvuga ntyo, Imana yarambohoye ku buryo ntongeye kwifuza kunywa itabi ukundi. Izina ry’Imana rishyirwe hejuru!

Nkiri muto, nizeraga Imana ariko mu by’ukuri ntazi Imana iyo ari yo. Nasengeraga amatungo yanjye n’umuryango… Ku myaka 7-8, namenye yuko nyogokuru arwaye kanseri... Naramusengeye, ariko aranga arapfa. Sogokuru na we yahise afatwa n’ubwo burwayi bwa kanseri, nsenga Imana ngo imukize ariko na we aranga arigendera.

Guhera icyo gihe, nateye Imana umugongo kuko ntiyumvishaga uburyo itashubije amasengesho yanjye. Mama yizeraga Imana, ariko na we ayitera umugongo kuva ubwo. Nakuze mfite urwo rujijo mu mutima wanjye, n’uburakari bwinshi nari mfitiye Imana. ku myaka 17, ababyeyi banjye baratanye maze ubuzima bwanjye burahinduka ku buryo bugaragara. Numvaga ubuzima bugiye kunanira. Byajyanye umutima wanjye kure cyane, numva nta garuriro ubuzima bufite kuko ababyeyi banjye batandukana sinigeze mbona data uwo munsi (twari mu gahinda).

Natangiye gufata ifunguro rigeze, numva nshaka gutakaza byibura ibiro 5. Ubwo ni bwo nari kumva nguwe neza. Nagenzuraga imbaraga zanjye zose, nkipima buri munsi kandi nkakora sport. Iminsi yarahise, nta ibiro 5 nk’uko nabyifuzaga ariko mfatwa n’isesemi idakira! Umubiri wanjye watangiye gushiraho, sinabashaga kurya ibirenze garama 30 za salade gusa buri munsi.

Ibyokurya byanteraga isesemi, namaze igihe kirekire ntumva inzara mu buzima bwanjye. Nihataga kurya utwo dusalade gusa. Natangiye kubona ubuzima bwanjye bugenda buncika uko imyaka ihita indi igataha, ariko nkomeza guharanira kubaho kuko nta kundi nagombaga kubigenza. Mama yahuye n’umuntu ubwo yari mu kazi, amubwira inkuru z’Imana. Mama wari warateye Imana umugongo yahise yumva iyo ari inkuru nziza mu gihe nk’icyo gikomeye. Mama yatangiye kunganiriza inkuru za Yesu, ambwira ko ari urukundo, ukuri ndetse akaba n’inzira. Ariko sinashakaga kumwumva, ahubwo namubwiraga ko atagomba kumbwira bene ibyo kuko binsindisha. Mama yakomeje kumbarira izo nkuru, ariko agenda agabanya. Yajyaga gusenga, yavayo akambwira ko Imana ibasha kunkiza! Numvaga ntizeye ibyo ambwira: kuki itakijije sogokuru na nyogokuru?

Isesemi yarakomeje, ifata indi ntera maze nta icyizere cyo kubaho (dépression). Nari nk’irobo igenda, itagira umutima n’ubugingo, ahubwo nari nuzuye kwiyanga mu buryo bukomeye. Nta cyo nabashaga kubikoraho, numvaga ntazi aho ndi, sinari nkirira cyangwa ngo nseke, mbese byari bikomeye cyane. Icyongeye kuri ibyo, ubwo burwayi bwarambabazaga cyane. Igihe kimwe hari nijoro, mfata umwanzuro wo kurangiriza aho ubuzima bwanjye, ariko ndabanza ndasenga. Sinzi impamvu nabanje gusenga.

Niyumvishije ko uko byagenda kose nta muntu undimo! Natakiye Imana nyiganyira umubabaro wanjye n’agahinda, maze numva imbaraga zidasanzwe zuzuye umubiri wose. Ibitekerezo bibi byahise bimvamo, n’umubabaro urashira. Imana yari yamaze kumpa ubugingo bushya! Imana ishimwe! Guhera ubwo, namenye ko Imana inkunda kandi ko yuzuye ibambe ryinshi. Nabayeho neza, ariko nkomeza kurwara isesemi. Gusa Imana yampaye icyizere cyo kubaho, imbwira ko ku Mana byose bishoboka!

Ariko uburwayi bwakomeje kumbabaza, bukwira umubiri wose burananiza uko iminsi ihita… Nari mfite kwizera, nkunda Imana ariko ntashaka gukira. Nari nizeye ko Imana ibishoboye, ariko ntabishaka. Guhera mu Kuboza 2012, uburwayi bwanjye bwatangiye gufata indi ntera. Ku bwanjye nibwiraga mu mutima wanjye yuko umwaka wa 2013 ntazawubonesha amaso. Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, ibibyimba byaterwaga no kubura vitamines byahreye mu bworo bigera mu gahanga. Mama yambwiraga ko ngomba guhabwa ibitaro, ariko nkumva uko byagenda kose ntashaka kujyayo! Ukwezi kwa kane kose, ibibyimba byakomeje kwigabiza umubiri wanjye, ndetse simbashe no kugenda kubera kuzongwa. Mu by’ukuri, nararibwaga kandi nari ndemerewe. Ukwezi kwa kane gushize, amazi yari mu mubiri wanjye (yari yaripfunditsemo) yatangiye gusohoakera mu ruhu kuko nari narabyimbye. Umubiri wanjye wose wuzuye ibisebe biryana, birambabaza cyane. Numvaga ngiye gupfa, kuko narababazwaga cyane.

Ijoro rimwe narananiwe cyane, ngira ubwoba mpamagara mama ndira. Hari nka saa kumi n’imwe z’igitondo. Mama yaraje turasenga, ariko noneho nasengaga nsaba Imana kunkiza kuko numvaga nifuza kuva ibuzimu nkajya ibuntu, ubuzima bwanjye nkabwegurira Imana. Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, ibisebe byari byamuje ariko mu mutima wanjye nari nizeye ko nakize! Mama yahamagaye imodoka yo kwa muganga, ariko sinashakaga kujyayo. Nari mfite ubwoba bwinshi, ariko ku bw’Imana ndemera njya kwa muganga kuko nari nyizeye! Ngeze kwa muganga, abaganga bambwiye ko ibiro byanjye biteye ubwoba. Muri iryo joro, nagombaga koherezwa ku bitaro bikuru. Mama yagumanye nanjye, tujya kwa muganga ariko ku bw’ibyago bantera inshinge n’amaserumu yanduye: amaraso yanjye arandura. Bahise banyohereza mu bindi bitaro byihuse, abaganga bavuga ko bikomeye cyane nk’umuntu wari urwaye muri ubwo buryo!

Abantu bose bo mu itorero baransengeye, ntangira kubeshwaho na antibiotique guhera ku munsi ukurikiyeho. Hashize iminsi ibiri natangiye koroherwa, mu gihe abaganga bari bampaye iminsi 10. Imana ishimwe! Batangiey kumvura ibisebe, hashize iminsi mike ibisebe birakira ntangira kubona umubiri! Hashize icyumweru kimwe banyitaho, banyohereje gufatisha amaraso, ubwo nari ntangiye gutora agatege. Ikintu cya mbere nakoze, nariye umugati kugira ngo nereke mama ko nakize. Ariko haciyeho iminsi numva nta kintu nshaka kurya, keretse inyanya gusa. Abambonaga ntibabashaga kwemera ko ari jye, n’ubwo jye nari nzi neza ko ari jyewe. Numvaga bya bintu byarwaniraga imbere muri jye byashize. Ibyokurya ntibyari bikinanira, ariko sinashakaga kurira kwa muganga.

Maze iminsi 15 kwa muganga, nananiwe kwihangana numva nshaka gutaha! Nabibwiye muganga, ariko nari nkifite imbaraga nke cyane. Nabwiye muganga ko ntashaka kurenza iminsi ibiri nkiri mu bitaro. Nasenze Imana ngo inyongerere imbaraga kuko numvaga ntashaka kumara iminsi kwa muganga. Mu ijoro natashyemo, numvise ikintu nari maze igihe ntumva muri jye: inzara! Numvaga ubumuntu bwangarutsemo, ntekereza kurya. Inzara yambujije gusinzira, ariko ni amahirwe nari ngize! Hashize iminsi ibiri, imbaraga zaragarutse, ibiro biriyongera. Nabashije kwijyana hanze! Imana ishimwe!

Ubwo nasohokaga mu bitaro, sinabwiye mama ko nshonje. Twasohotse mubwira ko nshaka ko duca kuri restaurant, ariko we atekereza ko nshaka fanta gusa kuko nayikundaga. Maze kwinjira muri restaurant, nahise mbwira mama ko nshaka ifiriti. Yaratangaye, n’uwo nyitumye aratangara, abanza kumbaza niba ntibeshye. Naramushubije nti "Ndashinje!" Yaracecetse gusa. Uwo munsi byagaragaye ko hari igitangaza Imana yakoze! Nararyaga, nkinezeza nta cyo nishisha! Ikindi gishimishije, n’ubwo nari maze igihe kirekire ndya duke, ku bw’ubuntu bw’Imana igifu cyanjye cyakiraga ibisanzwe!

Ubuzima bwanjye nabweguriye Imana, na yo impa urukundo rutagereranywa rwuzura mu mutima wanjye. Imana yampaye ibiruta ibyo nari nkeneye! Ubu Yesu ni We Mwami w’ubugingo bwanjye, kuko nasanze ari we uzanyobora mu nzira nziza! Nari mfuye, ariko Imana iranzura! Imana yaciye imigozi yari imboshye, impa umudendezo usesuye! Imana ihabwe icyubahiro! Imana ishimwe! Imana ni nziza!

Imana ibahe umugisha, mwakoze gufata akanya mugasoma ubuhamya bwanjye!

Kuri uyu kane tariki ya 05/09/2013, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryatanze Impamyabushobozi ku banyeshuri baryo barangije mu mashami atandukanye. Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yari Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent BIRUTA.

Umwe mu banyeshuri barangije witwa Janvière UWASHEMA umaze imyaka itatu ari Umubitsi mu muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote biga muri KIST-KHI (CEP KIST-KHI), ukora umurimo w’Ivugabutumwa mu bigo by’Amashuri makuru yatangarije agakiza.org ko ashima Imana cyane, kuko yamufashije akora umurimo w’Imana, kandi ikabana nawe mu masomo kuva yatangira kwiga muri KIST mu ishami rya Mechanical Engineering.

Mu magambo ye yagize ati “Nize amasomo yose neza, hari igihe nageragamo nkabona bikomeye, nkisunga Yesu Kristo akanyongerera imbaraga. Nagambiriye ko ntazigera nkora icyaha cyo gukopera, kuko mbifata nk’icyaha cy’ubujura kandi abajura ntizazigera babona Ubwami bw’Imana. Ndatanga ubutumwa ku banyeshuri ko bakwirinda kandi bakanamaga icyaha cyo gukopera.”

MUTESA Epimaque

Ndi umugabo w’imyaka 39. Navukiye mu muryango w’Abakristo, ndererwa mu rusengero. Buri cyumweru nabaga ndi mu rusengero, ndetse nize n’ishuri ry’abana (Sunday school). Nakinnye imikino y’ivugabutumwa mu rusengero, nkora n’indi mirimo myinshi.

Igihe cyo kwifatira icyemezo nk’umuntu mukuru, sinakomeje mu nzira y’Imana ngo niteku mugambi wayo ku buzima bwanjye ahubwo nayiteye umugongo. Nabonye akazi keza, ariko nkomeza ubuzima bw’uruzerero mu muhanda. Nacuruje ibiyobyabwenge, njya mu ndaya, mba umusinzi, n’indi mirimo iteye isoni ntabasha kuvuga.

Ibyo byarahise, ngize imyaka 20 nongera kwiyegurira Kristo ariko nkomeza kujijwa simenye Imana nk’uko bikwiriye. Urumva nawe, nari narakoze ibibi byinshi mu buzima bwanjye, kandi n’ubwo sinakiranukaga. Ibyo byatumaga numva mbangamiye Imana, nkumva ishobora kuba yarangize inzigo.

Nakomeje kujya mu rusengero, sinsibe, ndetse nyuma banyimikira ubudiyakoni ariko nkomeza kumva mu mutima wanjye harimo icyuho. Nari nzi Imana, ndetse amagambo menshi yo muri Bibiliya narayafashe mu mutwe. Akenshi ndetse navugaga Imana no kugira neza kwayo nshize amanga. Ikibabaje ni uko nasubiragamo ibyo numvanye abandi, ariko jyewe ubwanjye ntabyizeye.

Ndubatse (ariko ubu natandukanye n’uwo twashakanye), ariko nakomeje kugira icyuho muri jyewe nkumva mfite inyota yo gukundwa n’uwo twashakanye. Umugore wanjye yarantaye, aranyanga cyane. Ibi byatmye ntangira kugereranya urukundo umugore wanjye ankunda n’urwo Imana inkunda kuko rwari ruke cyane.

Ndibuka ko nageze aho nkatekereza nti niba Imana inkunda nk’uko uyu mugore ankunda, ubwo ntinkunda nk’uko abantu babivuga. Byamfashe imyaka 2.5 kugira ngo mpindure imyumvire nyuma y’aho ntandukaniye n’umugore wanjye. Nibwiye ko jyewe n’umugore wanjye dushobora gukemura ikibazo cyari hagati yacu, tukongera tugasubirana. Gusa byagaragaraga nk’ibidashoboka ukurikije aho byari bigeze.

Ariko nibutse uburyo natandukanye n’umugore wanjye, umutima warankutse. Narihebye, ntangira kurakarira Imana. Gusa ku bw’amahirwe, Pasiteri wanjye na bamwe muri bene Data bambaye hafi barankomeza, ntangira gusenga Imana. ndibuka umunsi umwe, ubwo nari ngiye gukurikira inyigisho za Bibiliya. Nararize, nsaba Imana ngo ihindure imyumvire yanjye, ariko ikiruta byose uwo munsi niyegurira ubushake bwayo.

Uwo munsi nta muntu twari kumwe, uretse jyewe n’Imana yanjye. Nayemereye ko ntayibereye umwizerwa, ahubwo ko nayirakariye. Narihannye, nyemerera ko nayishyizeho umugayo ko ari yo yansenyeye urugo. Ubwo ni bwo numvise ijwi rimbwira riti "Ubu noneho dushobora gutangira!" Mu mezi yakurikiyeho, Imana yatangiye kunyiyereka inyuze mu ijambo ryayo, inyereka ko inkunda cyane.

Nabwiye Imana ko umutima wanjye ubabaye cyane, kandi ko ntashaka ko insiga. Imana yampaye ijambo ryayo, insezeranya ko itazansiga kandi itazampana. Imana yansutseho urukundo rwayo, igeza ku rwego ntigeze kumenya kuva nkijijwe. Sinari narigeze kumenya ko Imana inkunda nk’uko yabinyeretse ubwo. Urukundo Imana inkunda rwarenze ubwenge bwanjye, mu by’ukuri nk’umuntu wari warakoze ibibi bingana bityo!

Ubu rero Imana irimo kunyereka ibyo ngomba guhindura ku myitwarire yanjye, kugira ngo nse na yo. Ariko ibyo byose sinabashaga kubigeraho ntaramenya uburyo Imana inkunda n’ubwo nari mubi. Yankunze ndi umunyabyaha, kandi n’ubu irankunda ku bwo gukiranuka kwayo. Imana irakiranuka, kandi iteye ubwoba. Iyo nza kumenya uburyo ndi uw’igiciro mu maso y’Imana!

Nciye bugufi nshima Imana, kandi ndibwira ko ubu buhamya bugize aho bugukura wowe uteri uzi uko Imana igukunda!

Nitwa Vumilia J. Claude, navutse mu w’1986, mvukira mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Nyaruguru. Mama yambyaye ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye, igihe yari muri stage ahura n’umugabo wari ukuriye abacamanza mu cyahoze ari Komini Rwamiko amutera inda ni ko kumbyara.

Mama amaze kumbyara, yanyise Vumilia (bisobanura kwihangana). Mama rero yanshyize iwabo mu rugo kugira ngo abashe gukomeza amasomo. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye tutabana, sogokuru na nyogokuru banderaga babica muri Jenoside. Kuva ubwo sinongeye kubona mama, nari mfite nk’imyaka 8.

Natangiye ubuzima bungoye, ntangira gukora akazi ko mu rugo, ariko mu bo nkoreye nta wigeze ampemba ahubwo bampembaga inkoni. Ubwo buzima naje kubuvamo, ninjira mu buzima bwo guteka kanyanga i Butare. Namaze imyaka 2 ari byo nkora, ari na bwo natangiye kunywa ibiyobyabwenge. Nari ngeze mu myaka 16. Nanywaga kanyanga no. 1 bashyira mu itadowa ikaka, nkanywa urumogi, lisansi, kole n’ibindi biyobyabwenge.

Icyatumaga nywa ibiyobyabwenge, mu mibereho yanjye nakuze ntazi mama na data, kandi nkumva amakuru ambwira ko bariho ndetse babayeho neza. Byatumye niyahuza ibyo biyobyabwenge kugira ngo bimbuze kubitekerezaho. Nasindaga ibiyobyabwenge, nkagera aho mbyina nta muziki abantu bagahurura bakanshungera. Nari mbabaye.
Ubwo buzima bwaranyangije cyane kubera kunywa ibiyobyabwenge n’ibisukali byinshi byanduye, ndwara diyabete. Umwana twari turwaye bimwe yaguye mu bitaro ariko jyewe Imana irankiza ku bw’umugambi yari imfiteho. Mu w’2000, ingunguru ya kanyanga yarangwiriye imvuna umugongo mara umwaka 1 n’igice ntabasha kunama ariko isaha y’Imana igeze irankiza, ubu ndi muzima.

Inzira y’ubuzima yarangiye cyane, kuko nageze aho mba mayibobo mu mujyi wa Butare, nisanze ntiragura ibiryo byo muri poubelle. Natangiye kuba igisambo, nkajya ndebesha abantu indege kandi nta yo kugira ngo mbone uko mbakora mu mifuka. Nakinnye urusimbi, akazungu, … Nararaga mu bizu bitabamo abantu byabaga i Ngoma, urumogi rukambwira ko ndaye ahantu heza ariko mu gitondo nkasanga inyo n’imyanda binyuzuyeho. Kumesa kwanjye kwari ukwicara mu mazi nkihungura bikaza kunyumiraho.

Nambaye ikabutura y’ikoboyi, mara imyaka igera kuri ine (4) ntayihindura. Ni birebire… Mvuye muri ubwo buzima nagiye gukorera umukecuru umwe, abonye ukuntu nkorana umurava abona ko atazabona umukozi nkanjye ni ko kuntongera abazimu. Yangabiye ibintu 3: inzu, inyana yitwaga nyirabucugane n’ihene. Hari umusaza twaragiranaga, mubwiye ibyo uwo mukecuru yampaye ansobanurira icyo bivuze.

Inzu yasobanuraga abakobwa b’uwo mukecuru bapfuye bagumiwe, ubwo yari anshyingiye abazimu; inyana yitwaga nyirabucugane, ni abazimu bari bayirimo bari barayiterekereyeho, bagira ngo babimurire muri jyewe; mu Kinyarwanda, iyo umuntu aguhaye ihene ayita intama cyangwa itungo, bakayizana ari ihene ariko ari intama cyangwa itungo. Umukecuru rero yarambwiye ati “Nkuhaye inehe,” byasobanuraga ko izantera umwaku nkazarinda mfa nta n’imbeba yinjiye iwanjye, nta cyo nimariye.

Uwo musaza yangiriye inama, ambwira ko ninumva umukecuru ampaye ibindi bintu nzamubwira nti “Iriya nzu n’iriya nyana n’iriya hene, n’ibindi byose wampaye, bigusame wowe n’abana bawe n’imiryango yawe yose!” Icyo gihe nabaga mu cyahoze ari Butare, iwacu ari mu cyahoze ari Gikongoro (Nyaruguru, aho bita i Mata). Yambwiye ko nimara kubimubwira ntazagira umuntu nsuhuza, ntazakebuka, nzakebuka ngeze ku ruzi rugabanya Butare na Gikongoro rwitwa Akavuguto, akaba ari ho nkaraba.

Bya bitongero byanyinjiyemo, ntangira gukora imirimo y’abagabo n’iy’abagore, nkakubura, nkahingisha abakozi nkatera intabire, menya gusya ku rusyo, menya gucunda amata, menya kugosora… Ibyo bintu byari bindimo byambwiraga ko nimbona umuntu uturutse iwacu nzajya nihisha.

Uko navuye muri izo mbaraga

Igihe kimwe nari nicaye muri salon, uwo mukecuru ahagaze ku muryango we n’umuhungu we maze abwira umuhungun we ati uno mwana namuhaye inzu, muha inyana nyirabucugane n’ihene. Nahise mvuga uko wa musaza yambwiye, ndamubwira nti “Iriya nzu n’nyana nyirabucugane n’ihene bigusame wowe n’abana bawe n’imiryango yawe yose.”

Yahise afata ikibando aranyirukankana ati “Uragasamwa na Langombe na nyabingi.” Nahise ngenda ntakebutse cyangwa ngo ngire uwo ndamutsa (nk’uko wa musaza yabimbwiye), nkaraka muri rwa Ruzi rwitwa Akavuguto ndangije ndakebuka, ba badayimoni bari bandimo basubira kwa wa mukecuru, arahinamirana. Baramuvuje ahantu hose, bamujyana mu bapfumu, muri Tanzania na Kenya na Uganda biba iby’ubusa. Hashize amezi 3 biramwica, ambera igitambo mbaho gutyo.

Ubutaha tuzabagezaho uko Vumiliya yaje gukizwa akabona n’ababyeyi be.

Nitwa Uwamungu Chantal, navukiye mu muryango w’abakene cyane. Navukiye mu muryango w’abana 10, batanu barapfa dusigara turi batanu. Narize ngera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, mpita mpagarara kubera ubuzima bubi twabagaho iwacu.

Kuva icyo gihe natangiranye no kwikorera agataro ncuruza isombe, dodo, ipapayi n’indi myaka itadukanye. Ubwo buzima nabumazemo imyaka itandatu, nkirirwa nzenguruka umujyi wa Kigali, Police idufata ikadukubita.

Iyo natahaga, nabaga narushye (namwe mutekereze kwikorera ibintu bikurusha ibiro, ukirirwa ubizengurukana ku mutwe utazi uri bukugurire, uva muri Quartier imwe ujya mu yindi kugeza bukwiriyeho ugataha rimwe na rimwe utanariye). Ibyo byose nabikora ngo iwacu babone uko babaho.

Icyo gihe cyose nari narakijijwe, kuko nakijijwe mu mwaka w’2000 nkiri muto cyane. Nyuma yo kubatizwa, nagiye muri Chorale nkora umurimo w’Imana ndi umuririmbyi, nambara ibirenge n’imyenda yacitse. Nabonye benshi baza kumpugura ko ntakwiriye kuririmba nta nkweto nambaye, ariko sinigeze mbona uwangirira impuhwe ngo ampe umwenda.

Abakristo benshi banyitaga indaya kubera kwikorera agataro ngataha amajoro, ariko nkihangana kuko nari nzi ko nkijijwe kandi ngomba gutunga umuryango wanjye.

Icyo gihe iwacu twari dufite ikigeragezo cy’ubujura: Iyo twaguraga umwenda cyangwa ibishyimbo, abajura bazaga mu rugo bakabitwara. Nakomeje kwikorera agataro, nkazengurukana umujyi kandi ubwo nabaga nagiye gushaka ibyo ncuruza i Gitarama (ku bilometero 50) cyangwa mu Bugesera (ku bilometero 30), nkabizana ku mutwe. Namaze imyaka 6 muri ubwo buzima, umusatsi unshira ku mutwe kubera ingata ya buri munsi, mera uruhara ndi umukobwa.

Rimwe naravunitse kubera kwikorera ibindusha uburemere, ndarira mu muhanda ndavuga nti “Mana uzankize ubu buzima!” Imana yarabyumvise, kuko hari umuntu wantije ibaraza ndacuruza nyuma Imama iranzamura kugeza nkodesheje inzu nanjye ngira boutique.

Satani yaje kunteza abajura na none, bansanga muri boutique nijoro baranyiba ariko nsenga Imana ngo batangirira nabi. Ndashima Imana ko banyibye, ariko ntibangirire nabi kuko numvaga igihe kimwe nshobora kuzabyara umwana w’umujura nkumva birandenze. N’ubwo byagenze bityo sinacitse intege, nakomeje gukora.

Mu bintu byatumaga nsaba Imana ngo impe umugisha, ni uko nkunda umurimo wayo. Iyo Chorale yanjye yabaga yasenze iminsi twiyirije ubusa, naratekaga nkabakira ndishimye kuko Imana yankuye ku gataro ikampa icyo nakiriza abantu.

Gukorera Imana nabibonyemo umugisha, kuko iwacu nta wahageraga. Twari dukennye, nta ntebe tugira, ariko ubu iwacu Imana yaduhaye inzu n’intebe, abantu barahaza benshi tukabakira tudafite ipfunwe. Abana twasigaranye na mukecuru bameze neza, twese Imana yaduhaye igikundiro.

Ubuzima bwanjye bugizwe no gusenga, kandi nkunda gukorera Imana. Nasoza ubu buhamya mbwira abari mu bibazo bitandukanye kutiheba, Yesu nta hantu kure atagukura kandi nta hantu kure atakugeza. Iyo ukoreye Imana ugira umugisha, kuko muri iyo mibabaro yose sinigeze ndeka gukorera Imana cyangwa ngo ncibwe intege n’amagambo bamvuze. Namwe mwikomeze ku Mana, izabaha umugisha.

ISHIMWE RY’UKUNTU IMANA YAMPAYE AKAZI

Habura iminsi 4 ngo dukore ikizamini cy’ako kazi, umwana ararwara bikomeye njya mu bitaro, ariko Uwiteka atuma umwana w’umunyeshuri ngo ambwire ntuze ko ari ifuhe rya satani kubera agaseke Imana yanteguriye. Nabuze umwanya wo kugira icyo nsoma kubera umwana yararembye cyane, yoroherwa buracya nkora examen, ndavuga ngo ndasoma nijoro, umuriro urabura mu bitaro burinda bucya bari gukoresha amatara ya petrol.

Mu gitondo mbyutse mfata igitabo cya PMTCT, nsoma gusa page imwe ya mbere, ndekeraho mpita njya mu kizamini, bari bavuze ko bashaka abantu 8, dukora turi benshi kandi bavuze ko ababona hejuru ya 30/40 muri ecrit aribo bakora interview, njye nabonye 24/40, hari hari n’ababonye 36/40, ariko abakoreshaga examen bakora akanama bemeza ko ufite hejuru ya 20/40 akora interview, Haleluya!
Nagiye gukora interview, bambajije gusa ibibazo bivuye kuri rwa rupapuro nasomye, ikiyongereyeho nuko bambajije ngo uri umukristo! Nahise mbona 37/40.

Ubwo akazi mba nkabonye gutyo. Haleluya!

Maze gutsinda ikizamini cy’akazi; Nasabye Imana nyinginga ngo indinde gukora Maternité cyangwa salle d’operation! Gusa burya Imana niyo imenya ibidukwiriye birushijeho kuba byiza kuruta ibindi, maze ikaduhitiramo. Ariko ubwo Imana yari yarambwiye ko izampa kwiga kaminuza, ubwo numvaga ngiye gukora igihe gito ntegereje resultants nkigira muri kaminuza, ariko inzira z’Imana zirenze uko twabyibwira.

Ngiye gutangira akazi bati buri wese agomba kunyuzwa muri services zose mu rwego rwo kumenyerezwa, usibye Consolée kuko Docteur ushinzwe Maternité yamusabye!
Resultants zaraje nsanga mfite 4.6/11, nta bourse mfite, nti karabaye! Ariko nyuma y’imyaka 2 n’igice nkora Maternité basabye abantu bakora Maternité ko bakwiga kujya bafasha muganga ari kubaga, bose barabyanga, numva umutima unyemeza kujya mufasha. Umushara wa mbere wose nawutuye Imana.

Ibitaro byacu, bijya bitanga bourses rimwe na rimwe, ku bantu bamaze kuhakora nibura imyaka 3 kuzamura, ubwo rero baje gukora inama nanjye nari ndi mu banditse basaba kuzajya kwiga, ariko nari ntaruzuza imyaka itatu. Ubwo bafashe abantu bane gusa, ngiye kubaza barambwira ngo sinari nuzuza imyaka 3, banyereka urutonde rurerure rw’abantu batafashe, batanze rapport ku bazungu bafasha ibitaro, bati nimwongereho umuntu umwe basanga bakeneye umu anesthesiste, bati twafata nde mubona wahita amenyera salle d’operation, bati Consolée wo muri Maternité yamenyereye ibagiro, ng’uko uko naje kwiga KHI (ubu yabaye UR-CMHS).

Nari nahize ko n’ubundi nimpembwa salaire ya mbere (umushahara) ndangije KHI, nzayitura Imana, kandi nabyo yarabinshoboje. Yesu yongere ashimwe!

Reka nsimbuke mbabwire uko nagiye muri USA:

Ubwo twiga KHI, hari amasomo twigeze twiga ya Theologie. Tugeze ku isomo rya missiology, ndota ndi mu gihugu kigabanijemo ibice bibiri hari amajyepfo n’amajyaruguru, ngo ndibwira ngo menya ari muri Koreya kuko bavuga ngo Koreya y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru.

Hanyuma naje kubwira uwatwigishaga ibyo narose, arambwira ngo nzajya mu hanze y’u Rwanda, nugerayo ntuzabure kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, icyo gihe ndumva hari muri 2011.

Haje kuza umwana mu bitaro byacu, yaraboze igufwa ry’akaboko, amara umwaka mu bitaro byacu, aza gusabirwa ubufasha muri USA, ngo bakure igufwa mu kaguru barishyire mu kaboko.

Narose numva ijwi rimbwira ngo ni wowe uzamuherekeza. Hanyuma babwira nyina bati hitamo uzaherekeza umwana wawe, ati nta wundi ni wa mukobwa witwa Consolée, ukora mu ibagiro. Umuzungu wafashaga uwo mwana aza kumbaza niba nabyemera? Ndabyemera.

Nibwo twuriye indege muri December (ukuboza) 2015 tugenda twumva ukuntu Yesu agira neza.

Nari narabwiye Imana ngo niba uru rugendo nta munezero Yo izarukuramo izandeke sinjyeyo, bucya ngenda niho yambwiye mission impaye, Haleluya!

Ntababeshye, mu ndege nagendaga nivugisha pe, mbega byandenze, nkavuga Imana, nkayishima.

Icyo ntabura kubabwira nuko ngeze USA aho mu nzu twabagamo Uwiteka yanzaniyemo abantu baturuka Nepal batazi Imana batazi Yesu, baje batwaye Imana yabo muri valise. Nagerageje kubabwiriza ibya Yesu nubwo nabonaga batabyumvaga neza.

Ndashima Imana ko yabanye natwe muri USA, ikatujyana ikatugezayo amahoro kandi yatugaruye amahoro.

Ikindi nababwira n’uko mbatizwa mu Mwuka Wera, nahawe impano yo kuvuga mu ndimi kandi ndacyazivuga kugeza n’ubu, iyerekwa ryanjye riba mu nzozi, numva abantu bambwira ngo nzi guhugura abandi nkoresheje ijambo ry’Imana…

Iyo ntekereje ineza y’Imana ngira ubwoba ,kuko mbona ngira amakosa menshi, kandi yo inyitaho cyane. Mba numva ntinye Imana kandi numva mparanira kuyubaha no kuyubahisha,uko nshobojwe.

Nk’umuntu hari igihe njya ngira intege nke ntizabura, ariko sindagira ibyago byo kuzitindamo, wenda ngo mbe natinyuka kumara 1week ntagize igihe kimbitse cyo kwegerana n Imana (nko kwiyiriza,…) kuko mpita numva nabaye umurwayi.
Mu rugendo rujya mu ijuru, mfashwa cyane no gusenga mu buryo bunyuranye, nkunda gusoma Bibiliya n’ibindi bitabo bivuga Imana, ibyo biramfasha cyane.
Umuririmbyi wa 149 niwe wavuze kuby’Urukundo rw’Imana ko ntawarondora uko rungana no kwandika ibyarwo ntabwo twabirangiza.

Ikindi ntabura kubabwira, nuko ku bijyanye n’umurimo w’Imana ubu ndi umukristo muri ADEPR paruwase Tyazo/Nyamasheke, kandi ndi umuririmbyi muri chorale Silowamu ku mudugudu wa Tyazo.

Umugabo nawe yaje gukomeza kwiga arangiza licence muri Santé Publique, ariko yabyize aniga amasomo ya Bibiliya yitwa ETD, ubu akaba nawe ari umupasteur muri ADEPR.

Zaburi 125:2

"Nkuko imisozi igose i Yerusalemu, niko Uwiteka agose abantu be uhereye none ukageza iteka ryose"

Uwiteka agota abamwubaha akabarinda, niba waravuganye nayo, tuza ukomere umutima, Imana izakugirira neza.

Izagutabara ku mugaragaro nk’uko yantabaye, iguhaze umunezero.

Amen.

Ndumva naba mpiniye aha,
Yesu abahe umugisha!

NIYIGABA Consolee
Niba utarasomye igice cya 1 kanda hano kugira ngo ugisome:
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4265

Hashize imyaka 25 ninjiye mu itorero. Ubwa mbere najyanye na mama, nshyinjira numva imbaraga zidasanzwe ntangira kurira mara umwanya munini.

Nkirira, umukozi w’Imana witwa Archange yahamagaye abarwayi ngo basengerwe, nanjye mbyuka aho nari ndyamye muri salle. Yasengeye abarwayi mu izina rya Yesu, maze cancer nari maranye igihe mu mara irakira!

Nategereje imyaka 20 ngo mbone kubatizwa, kandi kuva ubwo Umwami Yesu ntiyigeze andeka. Mbega ukuntu ari byiza kuba uwa Yesu! Ni we wenyine nizera, kandi ni we nzaramya.

Hashize imyaka 25, nafashwe n’indi cancer yo mu mura, mbagwa incuro 6 mu mezi 9. Muganga yambwiye ko ntazarenza itumba, ariko kubera Yesu n’Imana ubu ndiho kandi ndimo koroherwa buhoro buhoro.

Hashimwe Imana na Yesu!

Nakiriye Yesu Kristo kubera ibibazo nari ndimo. Yego nari nsanzwe muzi, ariko muzi nabi. Navukiye mu muryango w’abanyedini cyane, nanjye nkomeza imigenzo y’idini kuva mu bwana. Namaze imyaka 30 muri icyo kigare cy’idini, nyamara yari imigenzo itabasha kuziba icyuho cyari mu bugingo bwanjye. Ariko Imana ishimwe yabaye Umwungeri w’ubugingo bwanjye kuva mvutse!

Nashatse umugabo mu w’1964, mbyara abahungu babiri. Hashize imyaka 8, natandukanye n’uwo twashakanye mu buryo bukomeye kandi bubabaje. Je me suis mariée en 1964. Nagerageje kwiyahura incuro 2 n’ubwo cyari icyemezo kigayitse, ariko Imana indindira ubugingo. Mu bupfakazi bwanjye nakomeje kubona ukuboko kw’Imana. Nashatse undi mugabo, tubyarana umwana w’umukobwa.

Nari umucuruzi mu mujyi wa Bretagne. Aho ngaho twari dufite incuti nyinshi, icyo kigare gituma niroha mu binezeza by’isi (itabi, inzoga…) Nyamara Imana yakomeje kubana nanjye!

Hashize imyaka mike, iduka ryarahombye twinjira mu gihe cy’umwijima. Ubwo ni bwo nahuye na Yesu ntangira no kubona ibitangaza by’Imana. Muri Kamena 1985, nagiye mu rusengero ku ncuro ya mbere njyanye n’umugabo wanjye n’umukobwa wacu Nolwenn, icyo gihe yari afite imyaka 8. Icyo gihe hari ku wa gatanu nimugoroba. Mu gitondo cyo ku cyumweru, twasubiye mu rusengero. Umwigisha yavuze ku musaraba wa Yesu n’imibabaro ye, n’urupfu yapfuye rw’agashinyaguro azira “ibyaha byanjye”. Ni ubwa mbere ubutumwa bwankoze ku mutima bene ako kageni.

Umwuka Wera yankoze ku mutima… amfungura amaso mbona meze nk’ureba film. Nabonye imibabaro yanjye, ibyaha byanjye bingaruka imbere, ngira isoni ntangira kuboroga! Iteraniro rihumuje, ibumoso bwanjye hari umukobwa n’iburyo hari undi, baramperekeza banjyana hanze. Numvaga nuzuye isayo (isayo y’ibyaha byanjye), kandi nkumva abantu bose ari jyewe bareba. Nahise menya ko uko ari ko kuri, naho amasengesho nasengeraga mu idini Gatolika nsenga Mariya n’abatagatifu, mvuga Rozari ari ukwizera gupfuye kutagira icyo kumarira nyirako. Nari mu mwijima, ndi impumyi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga.

Nahise nihana ibyaha byose nakoze mu butamenya, ubu Yesu ni uwanjye nanjye ndi uwe. Mfite amahoro, ngendana na Yesu mu mucyo! Yesu ntiyakijije ubugingo bwanjye gusa, ahubwo yakijije n’umubiri. Amaguru yanjye yari yarabyimbye, avamo amazi ntabasha kugenda ahubwo nkahora ndibwa. Twafashe icyemezo cyo kujya mu rusengero incuro 3 mu cyumweru. Haba hari abantu bagera kuri 15,000. Ni igitangaza kubona abantu bangana gutyo basenga bahimbaza Imana!

Nagiye nsenga igihe kirekire, ariko sinabashaga guhabwa inshingano mu itorero bitewe n’ubwoba nahoranaga muri jye. Igihe cyose bambwiraga ngo ninjire mu murimo w’Imana, numvaga isi indangiriyeho.

Igihe kimwe rero nari ndimo nsoma muri Bibiliya yanjye, mbona ko byanditswe neza muri Yohana 14:13 ngo "Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we.” 2 Timoteyo 1:7 na ho haravuga ngo "Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.”

Naje kumenya yuko Imana yacu atari Imana y’urungabangabo, ahubwo ko ikomeza ijambo ryayo. Nakomeje gussenga nsaba Imana ngo inyuzuze Umwuka wayo Wera mbashe gushira amanga no gukanguka mu mutima, kugira ngo mbashe gukora ubushake bwayo ntatinya ikintu cyose, kandi ntari umunyantege nke. Imana yampaye ibyo nayisabye, kandi rwose yiyubahishije mu bugingo bwanjye.

Ubu mbasha kubwiriza ubutumwa bwiza abari mu isi yose ntafite ubwoba. Uwiteka ashimwe! Bene Data, ndashaka kubamenyesha ko Imana yacu idahinduka, ahubwo uko yari ejo ni ko iri none kandi ni na ko izahora iteka ryose.

Imana yankoreye ibyo ibasha kugukorera ibiruta cyane. Iragusaba kwizera gusa no kuguma mu bushake bwayo. Na none, Uwiteka ashimwe!

Ogunbayo Sunday

Narerewe mu muryango w’Abakristo, kuko iwacu basengeraga mu itorero ry’Ababatisita (Baptist). Nari narijanditse mu biyobyabwenge by’uburyo bwinshi, nkabikora buri munsi. kuva nkiri muto rero, najyaga ndyama nijoro nkabona imyuka mibi (abadayimoni), nkategereza ibitotsi ngo mbone amahoro.

Hashize imyaka myinshi maze kuba ingimbi, ntangira gusenga no kugarura benshi mu nzira y’Imana. Ariko maze kugira nk’imyaka 20, natangiye kwibaza ibibazo byinshi bituma nta kwizera Kristo. Numvaga Data na Yesu baranyanze, nkumva narakomeretse bihagije kuko bamzwe mu bo nkunda bari barapfuye.

Umutima wanjy na wo wari unangiye, nkumva nshaka kubona ikimenyetso gifatika yuko Imana iriho. Kubera gukumbura abo nakundaga bapfuye, natangiye kujya mu bapfumu no mu idini ya Satani… Nari maze kumenyera gukorana n’imyuka mibi, ndetse ndabimenyera cyane.

Icyongeye kuri ibi, nari naragerageje kunywa imiti itandukanye nivura ubwoba no gukuka umutima. Nanyweye imiti ntabasha kurondora, birananirana nsubira ku nzoga n’ibiyobyabwenge. Ntimwakumva uburyo nari umutukanyi uhakana Imana! Niba hari umuntu wari wumvaga yaraciriweho iteka kubera ibyaha bye, ni jyewe.

Namaze imyaka mba jyenyine, nkatungwa n’ibiyobyabwenge amanywa n’ijoro. Umunsi umwe umusore twasangiraga ibiyobyabwenge yaje kumbyutsa ngo muhe ku byanjye kuko we yari yabibuze, ariko nkumva umutima urankubita nanjye ndinangira. Hashize amezi 4 nisanga muri gereza nkuru, naratanzwe na wa mugenzi wanjye.

Gereza yarambabaje cyane, kuko ntari narigeze mfungwa mu buzima. Mu kwezi kumwe namaze ahongaho, nari nararetse itabi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Kubera kumva ko nasebye mu muryango no kugambanirwa n’incuti yanjye ya bugufi, nagambiriye kwiyahura nimanitse ku gisenge cya gereza… Aho rero ni ho Ijuru ryatangiriye kwiyerekana mu buzima bwanjye:

Ubwo nari nirambitse jyenyine bagenzi banjye bari mu byabo, nabonye umugabo muremure cyane w’imisatsi myiza, yambaye ingabo mu gituza cye kandi afite inkota mu kiganza cy’iburyo. Yari azengurutswe n’umucyo wera urabagirana cyane, kandi asa n’uhagaze ku nkingi y’ibicu!

Ubwo ni bwo namenye yuko Imana iriho, ariko natashywe n’ubwoba nkomeza kwitegereza uwo mumarayika wansuye. Twararebanye, ntihagira ugira icyo abwira undi. Yari afite amababa atamye ku buryo butangaje, kandi y’amabara atandukanye. Ikintu cyose ku byarangaga uyu mumarayika byari bitangaje. Yari yuzuye agahinda, numva ntewe isoni no guhagarara imbere ye.

Ariko hamwe n’ibyo, byasaga n’aho azi ibyanjye byose. Nta cyo yambwiye, gusa numvaga nshaka kumwumva. Nakomeje kwinangira, sinahindukirira Yesu mara indi myaka itatu. Imana yakomeje kunyiyereka, sinashidikanya ko hari icyo ishaka ku bugingo bwanjye.

Igihe kimwe rero nari ndyamye maze nibaza mu mutima wanjye nti “Yesu, uri uwo uvuga ko uri we?” Bigeze nijoro, nadi nyamye maze icyumba cyose gicura umwijima. Numvise ibuganza bibiri bije biramfata, biransunika ku buryo ntabashaga kuvuga cyangwa guhindukira. Icyo nabashaga kuvuga ni iki ngo “Ndeka mu izina rya Yesu!”

Ibi byatumye uzansunikaga arakara arushaho, ndushaho guterwa n’ubwoba. Nabumbuye akanwa ndavuga cyane nti “Ndakwirukanye mu izina rya Yesu Kristo!” Muri ako kanya, nabashije kweguka mbona ikigabo cy’igikara kibi kirandekuye kiriruka.

Imana Data, Imana Mwana n’Umwuka Wera baragukunda! Uko waba uri kose wowe usoma ubu buhamya. Kuva ubwo namenye yuko hari Imana, kandi ifite imbaraga. Abantu bose nari narayobeje nkoresheje ubwenge bw’isi, ubu ndababwira ko Yesu yakijije ubugingo bwanjye. Nawe Yesu yagukiza, niba ubabazwa no guhenebera musange arakuruhura

[1 Yohana 1:9 “Ariko nitwatuta ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira no kutwezaho gukiranirwa kose.”]

Nitwa Nduwimana Bernardine ndi Umurundikazi navukiye muntara ya Bujumbura; ndubatse mfise umugabo n’abana 5. Twagize ubugeni tutarakira agakiza; italiki O4/12/1999 muntara ya Mwaro n’umugabo Nijembazi Bernard avuka muri iyo ntara nyene; ubu tukaba tuba mugisagara ca BUJUMBURA.

Tumaze kugira ubugeni na Bernard twabaye munzu dukodesha tubaho mubuzima busanzwe kuko ntitwari abatunzi kandi ntitwari abakene.
Mumwaka w ’2001 niho twigira inama yo kwiyungunganya ngo twubake inzu tuve mubupangiro kuko gupanga vyadutwara amahera menshi..Umugabo yaciye aja mu banque asaba ideni (crédit) tugura parcelle tuyigura n’umukecuru twabana; ntabana yari afise n’itongo yasa nuwadandaje ryose kuko aho twaguze niho honyene hari hasigaye.

Inzu twashotse dutangura kuyubaka ariko amafaranga aduherana itaruzura,ariko rero uko kwiyungunganya kwacu ntikwanejereje ababanyi n’abagenzi ; batangura kutugirira ishari (inzigo) irigaragaza, mubandi ukamenga turi ibicibwa. Nasanga abandi bakenyezi aho bari batera inkuru bambonye bagaca banuma ; maze bakagenda umwe umwe ngasanga nsigaye jenyene; umugabo yaja mubandi bikagenda uko; umwana wanje yaja gutembera mubabanyi agakubitwa ndetse nokumukomeretsa baramukomerekeje kujisho ivyo vyose turavyihanganira.

Aho rero abonarinzi ngo ni abagenzi nibobangiriye inzigo gusumba bose ;nta n’umwe yari akingendera muhira, kiretse familles 2 zatubaye hafi uwo duhuriye munzira ngo ndamuvugishe akabanza kwitegereza hirya no hino ko atawumubona yabona atawuhari tukaganira gato yabona hari umubona na yambu ntabumpe. Wamengo ndi igicibwa .

Ngerageje gutohoza nasanze iyo parcelle twaguze hariho umubanyi w’umunyamafaranga yayishaka uwo mukecuru arayimwima.Ariko nta ruhara nabigizemwo nta nivyo nari namenye. Ico gihe ntitworohewe abantu bose baraduhuze abato n’abakuru.

Ico gihe nasengera muri Cathorique ariko kubera ayo makuba yo kuba ukwatwenyene mumuji urimwo abantu bintuma mpeba kuja gusenga kuko nasanga babandi banteye amaganya aribo baririmba bavuga n’ibisomwa aho gusenga nkiyumvira umubano mubi watwe nabo nkibaza nti kuba umu kristo ukaba umuririmvyi ugasoma ibisomwa wataha ukabura amahoro kubera abakristo bimaze iki? Nca ndabiheba sinaba ncinjira murusengero umwaka wose wa 2003 urarangira ntumvise misa
.
Mumpera z’umwaka wa 2003 bosha uwo twari dupangiye ngo atwirukane agirako arabikora. Umunsi aza kutubwira ati mumvire munzu ,heza avance yanyu mumvireho ntamahera yanyu nshaka; narabuze ayo ncira nayo mira hari mukwezi kwambere(Janvier)2004 nari mfise abana 3 bato bato; nta avance yo gutanga ahandi narimfise naho nayaronka kuri centre ya Mwaro abafise amazu ntanumwe yubahuka kuyimpa;naciye ninjira munzu ninyegeza abana ndarira ndavuga.nti “Mana nyereka aho ngiye gushira aba bana wampaye”. Aho hose ubukene bwo mumuryango bwarengako kubera ya crédt.

Haciye nk’indwi zibiri (2semaines) chef wanje w’akazi muntara nja numva arampamagaye ati" wewe ko wambwiye ngo urafise ingorane z’uburaro tukaba tugira twugurure irya centre de santé harya i Mwaro sinohagushira ugaca wibera muri irya nzu y’ivuriro?" Akanyamuneza nagize kanteye amarira navuze nti mwoba mumfashije amosozi ariko arisesa ; ati uraza ejo rero utore imfunguruzo. Arongerako ati naho utazoriha loyer amatara n’amazi uzovyirihira nanje nti ego cane.

Ariko aho hose sinabona ko ari inyishu Imana impaye nasa nuhumirije kuko ntari bwakire Yesu; jeho nabona gusa ko ingorane zigiye kurangira naho zigiye gutangura. Italiki 15/2/2004 iyo nzu twaciye tuyimukiramwo kandi yari inzu nziza cane tubonerwaho no kumarira kubaka imwe rwacu dufise iyo tubayemwo kubuntu.

Tumaze kuhagera satani yateye inzigo noneho nabari basigaye bose; umwe yahoze ari umubanyi wanje ari nawe vyose yabikora aca afata iyindi migambi yo kudutoteza. Mumwaka wa 2004 nyene wamukecuru nawe agira ivyago arwara mumutwe (trouble mental).

Le 22/2/2004 niho nanje nakira agakiza. Uwo munsi navyutse hakiri kare cane nka saakumi z’ubuca (4h du matin) ndicara kugitanda ntangura kuraba amasaha aho ageze ngo tuvyuke nitongaya ngo buratevye guca ariko nkibaza ico ngiye gukora nibwaca nkakibura.

Igihe ca saakumi nimwe (5h du matin) naciye mfata douche mpejeje kwitegura mbura iyo nja numva umutima umbwira uti genda mumisa ya Gatolika ariko hari haheze umwaka n’amezi agera 3 ntumva misa ntashaka nunyita umukristo.Naciye mpaguruka ndagenda gusenga nsanga nazindutse gose kuko ntabantu barenga 5 bari bwahagere.
Imisa iratangura hagera aho Padiri aza gusigura. Atanguye kuvuga numva ariko aramvuga;ivyo avuga vyose ukamenga ariko avuga jewe nca ntangura kwiyumvira ko hoba hari uwamwiganiye ivyanje ariko ntanganzwa nuko nivyo nabitse kumutima wanje yabivuze atanakimwe akuyeko ataco yongeyeko; ntaha ndemerewe kumutima semaine yose irangira mfise umutwaro ntarabona neza aho nja kuwutura.

Dimanche ikurikira mugitondo narasenze ndabwira Imana nti ndakwinginze unyereke aho nja gusengera; basengera imitwaro nanje bansengere; numva ntaho neretswe. Nicara ngaho ndabura aho nohitamwo nca ndavyikuramo nigumira muhira.

Ubwo nyene nja mbona mabukwe arashitse ati kandi rero sinteba ngaha ngiye kugura ibiraya vy’imbuto mpa yamahera nakubitsa niyo mbiguramwo.

Nca mva muhira nihuta nja kuyatora muri banque ngeze mw’ibarabara mpura na Pasteur wo muri Anglicane ari ku moto numva ijwi mumutima ngo nguyo Pasteur mubaze hamwe wova muri banque ugaca uja gusenga ko utosanga wacerewe? Ndamuhagarika ndamubaza; ati oya ntaco ca wihuta uze ntangorane. Naciye ngenda ndabikora vuba na vuba nca nja gusenga ndihana ndapfukama baransengera.

Ariko nakiriye agakiza satani vyamuteye inzigo y’akazikira ntiyahengeshanije kundondera. Mu mwaka wa 2005 turiko twitegurira kuja kwinjira yanzu yacu umwe yahoze ari umubanyi wanje agira imigambi abasigwa ba muramu wawamukecuru baja kutwitwarira ngo twabanyaze itongo ryo kwa sewabo (Oncle Paternel) agirako arabafasha kuburana akoresheje amahera kandi baradutsinda muri sentare y’intara naho abacamanza bari babizi uko bimeze kuko bose bari ababanyi nutahavuka yari ahabaye. Urubanza rurabandanya kugera muri Sentare ntahinyuzwa (Cassation).

Ingorane ntizabaye urubanza rw’iyonzu vyonyene.
Italiki 29/3/2007 niho nibaruka umwana agira 5. Ico gihe kubera uwo yahoze ari umubanyi n’icubahiro yari afise ico gihe yari yarateranije umushingantahe wanje n’umukoresha wiwe ndetse na bamwe bamwe mubo bakorana.Kubera ivyo bigeragezo twarimwo ngifatwa n’imbanyi narikoze kubabanyi bose bafise imodoka ngo banjane muri maternité bose baranyankira. Naje gutabarwa n’imodoka igira transport. Nibarutse ntamuntu numwe mubo bakorana n’umugabo yaje kutwibarutsa.
Imana yo impa imigisha aho yampaye ikibondo yabanje kumpindurira akazi inkura kuri centre de santé injana aho ndonka umushahara incuro kane yayo nahora ndonka buri kwezi (4fois le salaire mensuel).

Italiki 26/6/2008 niho sentare ntahinyuzwa yaza gusasa iMwaro ninaho namenyeye kuganira n’Imana. Uwo munsi ntitworohewe twe n’umushingantahe wanje. Muri Sentare baratwagirije ko twanyaze impfuvyi uwuserukira Ministère Publique arafata ijambo abwira umushingantahe wanje ngo:

-Bernard wewe biragaragara ko wariye impfuvyi twaratohoje twarabimenye;
-Wewe uri umusuma;abanyemwaro bose barabizi barazi ko wasahuye imfuvyi;
-Imana izoguhana kubera wariye impfuvyi kandi nawe waravyaye;
-Wewe uri umubeshi ivyo uvuga vyose ni irementanya biraboneka;
-Twebwe rero turi ngaha ngo turenganure abarenganijwe tubanje gutohoza; wewe rero ntaco ufise uvuga imbere yacu.

Abantu bose bari aho bakoma amashi nakanyamuneza kenshi cane batwengatwenga banezerewe abandi bakorana muntoke bahana imikono.

Jeho muri ako kanya wamengo isi n’ijuru binkoraniyeko ; satani akambwira ngo none se umwe Yesu usenga agufashije iki? Ubwo nyene Sentare ngo nimutahe uru banza rwanyu rugiye mumwiherero.

Twatashe merewe nabi cane tugeze munzira vyanka ko nihangana nja hepfo y’ibarabara ndicara ndira amosozi kuva mbayeho ntari bwarire,mfise umubabaro n’ agahinda kenshi ntashobora gusigura.Aho hose umushingantahe wanje yari ampagaze iruhande agerageza kundemesha.

Mbabaye cane ndabwira Yesu nti:

Mwami wanje uzi vyose urabona neza ko parcelle ari iyo twaguze tutayivye,
Amafaranga yose twakoresheje mukubaka inzu yose urazi aho twayakuye,
Yesu uribuka kuva mubuto bwanje ko nagusavye ngo uzompe uburyo bwo gufasha imfuvyi n’umushingantahe wanje akaba yarabigusavye none raba twagirijwe kurenganya imfuvyi,
Mwami wanje Sentare yavuze ko ica urubanza ibanje gutohoza ariko weho ntavyo utohoza

Uzi vyose bivuga ko umucamanza mukuru ari wewe; none rero raba ingene twatubitse umukanda ngo twubake inzu,tukarara ubusa, tugaheba kwambara neza nk’abandi, abantu bose ntibakitwerekwa kubera ishari,aho duciye batuvuga bongorerana bakaryana inzara none Mwami ndakwinginze undenganure uwo ni satani anteye amarira ; ico ni igiturire nubwo atawe nagifatanye. Ico ngusavye rero nuko wompa iyindi nzu kandi itari munsi y’irya satani antwaye.

Mpejeje kuvuga ayo majambo numva ijwi mumutima ngo koko inzu yawe yagiye ariko uzoronka iyindi aruko uhariye bimwe bivuye kumutima uwo wese yagize ico akoze ngo uyibure abo uzi nabo utazi.Naciye nihanagura neza ndahaguruka turataha kandi nezerewe; ndumva neza ko ndabahariye bose nkabona babaye abavukanyi.

Narakomeje ndasenga mvuga ngo Mana abo bose narabahariye ariko ndavye uburyo buke dufise ndabona ko n’inzu y’icumba kimwe tudashoboye kuyubaka nico gituma nsavye imbabazi sinagusavye inzu ngo nkugerageze. Ubwo nyene numva ijwi muri jewe ngo komeza amasengesho Imana ishatse kuguha ntibura aho icisha naho yoshaka kuguha igorofa yoyiguha.

Koko Imana ishatse kuguha ntibura aho icisha; muminsi mike cane nagiye mbona umuyobozi mukuru araba ibisagara (Directeur Général) aje kuturamutsa muhira;turamwakira turaganira aca ambaza ngo mbe madame ko maze iminsi nsignira amaparcelles abanyamwaro nkaba ntigeze mbonamwo izina ryawe wewe nta parcelle ukeneye? Nti ndayikeneye goose. Ati uzonterefone kuwambere saatatu ( lundi à 9h du matin) aho twari samedi. Iyo saha yari ahejeje kunsinyira nanje.

Satani rero azirana n’umunezero muri uko kwezi nyene kw’indwi (Juillet 2008) umushingantahe wanje aba arirukanywe mu kazi; babandi bagira iminsi mikuru ngo noneho turabe uko bagiye kubaho, ariko ntaco vyatugize nubwo atari bwakire agakiza jeho nari maze gushinga imizi mumana. Iyo nkuru aho kutubabaza yaduteye akanyamuneza kandi tutaramenya ko ari umugambi w’Imana. Mukwezi kumwe gusa yari ahejeje kuronka akazi mugisagara ca Bujumbura kisununuye kuruta ako yahoramwo nshima Imana; ariko tuba turatandukanye aja kuba i Bujumbura twe n’abana dusigara i Mwaro.

Ariko aho hose sinigera mpengeshanya gusaba Imana nti ndakwinginze undonse yanzu wanyemerera. Mukwezi kwa gatandatu(Juin) 2009 niho nava kukazi ntashe saasita (12h) nja kumeza mpejeje gufungura nja muri chambre ndapfuma ndavuga nti Mana uzi ikintumye mpfukama hano? Nje kukubaza ko nzi utibagira nkaba naragusavye inzu ukayinyemerera none ni gute? Uzompa inyishu ryari? Ubwo nyene nca ndahaguruka mfata inzira ija mwisoko nja kugura irengarenga kandi atari ayo maheray’irengarenga ntayandi nari mfise.

Ngeze mwisoko mbere yo kuja kuzigura mbona umugabo yitwa Benoit yahora angopesha igihe ntararonka amahera ncanja kumuramutsa turiko tuvugana sinzi ingene ndavye mukazu adandarizamwo nja mbona aga tableau gato kanditseko ngo:

Isaha ntiragera Uwiteka ntiyabinaniwe
Ivyo usaba vyose Imana irabizi
Wewe ufise ibibazo komeza usenge Imana ubwire Uwiteka ingorane mwikoreze amaganya yawe Yesu niwe gisubizo.

Ndavuga nti ngiyi inyishu ndayironse ndakamusaba akangopeshe arakampa nca nsubira muhira nirengarenga ntaziguze nshika nkamanika muri salon nsubira muri chambre gushima Imana nkomeza kwihangana niteze kubona aho izocisha mukumpa inzu.

Ndakomeza ndihangana ; Juin 2010 hamwe naba bene inzu baca banyandikira ikete bati ko utagikora ngaha dusubize inzu bampa amezi abiri (2mois) yo kwitegura ngo ndayisubize. Mbonye iryo kete naciye nyarukira muhira nja muri chambre ndabihereza Imana ndavuga nti Mana yanje umwanya isaha itaragera ngo ushitse amasezerano ntegurira aho nzoba twe n’abana banje ; ndangije ndabimenyesha umugabo ati wihangane Imana izobikora.

Aho hose babandi nari narabahariye; duhuye nkabaramutsa tukaganira bamwe bambonye bakiruka abandi nkabona ko nabone bashaka ko tuganira abandi nkabona umengo ni diplomatie. Inyuma y’amezi abiri ndiko ndibaza ahonjana abana; yasaha iba irageze nja mbona Imana iranyishuye,impa akazi ntari niteze no mubuzima ntarinigere nifuza.

Umuryango wa Nduwimana Bernardine

Mwijoro numva ijwi mundoto ngo nguhojeje yamarira warize muvuye muri Sentare ngo ndakurenganuye nkuko wabinsavye ngo kandi nzokurenganura incuro indwi kundwi ( 7/7) kubera wahariye bivuye kumutima abakubabaje. Aho hari mukwezi kwa munani (Aôut) 2010; twe n’abana duca twimukira i Bujumbura dusubira kubana n’umugabo;nari nayisavye inzu imwe ica impa zibiri; nubu yaranyeretse ko ishobora no kunyongera izirenga izo.

Ufise ingorane rero ambaza Umwami Yesu agukunda kuruta uko wikunda; yatanze amaraso yiwe kumusaraba kubera wewe ntazobura kuguha niwamusaba nivyo utamusavye arabiguha kandi kubabarira bitera imigisha kandi ni ishimikiro (base) ry’urukundo.

Wewe usomye iyi ntahe Imana ikumpere Amahoro,imigisha n’imihezagiro. Nimba hari uwakugiriye nabi ndakwinginze umuharire kandi umenye ko uwambaje Yesu mumagorwa ntateterwa. Zaburi 50;15

NDUWIMANA Bernardine
[email protected]

Nitwa Deborah mfite mama na basaza banjye babiri. Papa yapfuye ku munsi navukiyeho, ubwo nari maze kugira imyaka 7 basaza banjye nabo bava murugo barigendera.

Mama wanjye yahoranaga umunaniro, akenshi sinajyaga mubona afata igihe cyo kuruhuka ahubwo yabaga ahirimbana ashakisha ngo abone ibyo kudutunga. Nubwo byari bimeze gutyo ariko mama yari yarakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mbere yuko mvuka birumvikana ko nasanze mama ari umukristo, ubwo byabaye ngombwa ko njya murusengero buri cyumweru nkurikiye mama ariko byukuri ntago nabikundaga.

Kuri njye kujya gusenga nabifataga nko guta umwanya, narimbizi ko Imana ibaho ariko ntago nibazaga impamvu Yesu yagombaga gupfira ku musaraba. Nibazaga ibibazo byinshi kuri Yesu nkibaza uwo muntu wemeye gupfa gutyo nawe nkumva ibye biranyobera.

Nakuriye mu buzima bwa njyenyine, nababwiye ko abavandimwe banjye bari baradutaye, mbese nakuze nigunga numvaga nta muntu numwe kw’isi unkunda, nkumva naratawe. Maze kugira imyaka 13 nibwo namenye neza ko Papa yapfuye kandi ko yapfuye yiyahuye.

Nagize agahinda kenshi najyaga nibaza nti niba data yarahisemo kunsiga nkivuka akiyahura, mbese hari undi muntu wangirira impuhwe na Data atarazigize? Nahoranaga agahinda, ibyishimo byo ntabyo nigeze.

Nahisemo guhungira mu biyobyabwenge, no mu mikino itandukanye, nigira mu nshuti zitangira kunyigisha kunywa itabi mbese ntangira kuraruka, ariko nubwo byari bimeze bityo Imana yarandebaga. Nagize ikibazo amasomo yanjye arananira kubw’ibyo nabagamo, natangiye gufatwa n’uburwayi bw’umutwe, mbese bumerera nabi cyane. Maze kugira imyaka 17 navuye mu ishuri kuko nari ntagishoboye kwiga.

Nijoro nararaga ndeba ngasinzira ku manywa. Muri iryo joro ryose nabaga ndirira mu buriri kandi ngakora kuburyo nta muntu numwe unyumva, naje kwinjira muri farumasi imwe ndeba mo umuti w’ibikoko nagura kugira ngo unyice ariko ndibaza niba koko uzanyica nanone ngatekereza nywunyweye ntunyice nabigenza nte?

Kimwe cyo nifuzaga kuzaryama sinongere gukanguka. Aho byari bigeze ibibazo byari bimaze kundenga abantu benshi bari bamaze kuvumbura ko mfite ikibazo kuko noneho sinari nkibasha kwihishira.

Nkiri muri iyo farumasi nibutse ko kera nkijya gusenga batwigishije ko umuntu wiyahura atazajya mu ijuru, nasohotse vuba ndagenda ariko nacitse intege, gusa nageragezaga kubihisha ko ndemerewe ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Nababwiye ko mama yari umukristo ariko kubw’ibibazo byinshi yari yarahuye nabyo yajyaga ajya mu rusengero agasohoka uko yinjiye, igihe kimwe, yagiye mu rusengero Imana iramugenderera iramwiyereka, imuha ibyishimo n’umunezero abona abantu bo mu rusengero bose ni beza, ikintu cyose kivuzwe kikamufasha basoje we yumva yakwigumiramo ariko yibutse ko yansize mbabaye agaruka yiruka ambwira ibyiza byo murusengero atari yarabonye kera ambwira ko yabonyemo Papa na basaza banjye, numvise ngize amatsiko mfata icyemezo ko kumunsi ukurikiyeho tuzajyana.

Ngeze muri urwo rusengero ikintu nibuka nuko narize gusa ibindi ntabyo nzi, ariko muri ayo marira niho Imana yambohoreye, dusohotse abantu benshi baje bansuhuzanya ibyishimo numva ntaho nigeze mbibona natahanye umunezero ntashobora gusobanura. Yesu yari yamaze kwinjira mu buzima bwanjye, nari namaze kubohoka.

Kuri ubu sinkiganyira ukundi, mfite amahoro menshi nyuzwe n’ubuzima mbayemo sintekereza kwiyahura ukundi, umutwe udakira narwaraga Imana yarawunkijije, Imana yampaye byose nari nkeneye kandi nubu ikomeza kumfasha. Ndashima Imana ko ari Papa wo mu ijuru kandi amenya byose nkeneye mubuzima bwanjye, Amen.

www.topchretien.com

Ubu buhamya ni ubwa Mushimiyimana Goreti, ubusanzwe akaba ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba abarurirwa mu itorero rya ADEPR- Ruvumera, itorero ry’Akarere ka Muhanga (Mu ntara y’Amajyepfo).

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa www.agakiza.org , twifuje kubagezaho ubuhamya bwe mu magambo ye bwite.

Nitwa Mushimiyimana Goreth navukiye mu Karere ka muhanga, nkaba ndi umukristo w’umupantekote muri ADEPR. Mu buzima ntabwo nagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi banjye kuko bapfuye nkiri muto, byabaye ngombwa ko njya kurererwa mu wundi muryango.

Nahahuriye n’ibihe bikomeye ariko sindi bubivuge byose gusa icyo nzi nuko Yesu atatinze kumpa agakiza kuko muri ubwo bwana bwanjye nakundaga gusenga cyane no kuririmba.

Bajyaga bampa inka zabo ngo njye kuziragira nanjye nkazishyira ahantu hari ubwatsi butoshye, ubundi nkiruka nkajya mu rusengero nkajya ncungana gusa nuko zitajya kona.

Nahuye n’ibihe bikomeye gusa ndashima Imana ko abo babyeyi twabanaga banjyanye mu ishuri. Naje rero kugira amahirwe mbona inzira njya kwiga mu mashuri yisumbuye, ariko igihe cyo kujya gutangira kigeze nisanga nta bikoresho mfite kandi nta n’ahandi nari kubikura.

Imana yaramfashije mbona umusambi (Ikirago) nuko ndagifata, inkweto zo ntazo nagiraga, ahubwo nabonye ahantu kamambiri zidasa ndazambara, ngeze hafi yaho najyaga nazo zaje gucika.

Mu nzira ngenda nahuye n’umuntu ambaza aho njyanye ikirago mubwira ko ngiye ku ishuri, ibitwenge bivanzemo n’amarira bimutanga imbere anjyana iwe ampa akamatora nuko ndakomeza.

Nageze ku ishuri ngiye kwiyandikisha banca ibihumbi bibiri ndabibura, umuyobozi w’ishuri ansaba gusubira mu rugo kuyashaka, nyuma aranambaza ati ‘’ese ubundi nubona amafaranga yo kwiyandikisha ayo kwishyura y’ishuri yo uzayabona?’’

Sinazuyaje naramwikirije aranseka arangije asaba umunyamabanga kunsohora abandi bakinjira, naragiye nicara hanze nanga gutaha. Hari undi mwana w’imukire wari uje kwiyandikisha araza yicara aho nari ndi, nuko Papa we ahamagara umuyobozi w’ishuri amubwira ko umwana yamwohereje, abwira Umunyamabanga we ngo nabwire uwo mwana uri hanze yinjire amwandike.

Ubwo yaraje aravuga ngo ye mwa injira ubwo ndinjira aranyandika ibyakurikiyeho simbizi kuko nahise nigendera.

Amasomo yaratangiye, nanjye ndaza ndiga nk’abandi bose ariko mu bibazo bikomeye by’ubukene Imana yanyigishaga kunyurwa no kwihangana.

Ntabwo washoboraga kumbona nigunze cyangwa ndira, nahoraga nishimye ugasanga ahantu ndi abantu baranezerewe. Nyuma wa muryango naje kuwuvamo kuko byaje kuba ibibazo bikomeye barananyirukana kuko bambuzaga gusenga nkabananira, najye kwibana birananira, nza kubona uwundi muryango navuga ko Imana yari yarawuteguye kera kuko bambereye ababyeyi pe!

Imana yagiye ikoresha abantu batandukanye baramfasha mbasha no kurangiza neza amasomo yanjye aho narangije mu bwubatsi (Construction).

Nababwiyeko nakundaga kuririmba cyane ku ishuri, sinigeze mbireka ahubwo narundumukiye mu by’agakiza na ya mpano yanjye irakura, nkajya mpimbira korari indirimbo biza no kugera aho abantu bamfasha gukora alubumu y’amajwi irarangira, iyi alubumu yarakunzwe cyane mu buryo ntatekerezaga.

Abantu benshi ubu banzi ku ndirimbo yitwa ‘’izabisobanura’’, hari n’iyindi yitwa “imibereho yawe Imana irayizi’’ n’izindi nyinshi zitandukanye.

Ndashima Imana ko mu buzima bugoye nanyuzemo nabashije kurangiza ikiciro cy’amashuri yisumbuye, nyuma yaho Imana iza kumpa n’umutware, ubu dufitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Ndifuza kubwira abantu bose ko Imana yacu ntahantu itagukura kandi ko ntanaho itakugeza.

Kugeza ubu Mushimiyimana Goreti ni umugore, afite umugabo we witwa Ngwabije Joseph, bakaba bafitanyeb abana babiri aribo Mugisha Gaella na Mugisha Gaby.

Nitwa Sam navukiye mu muryango w’abakristo mu gihugu cy’Ubufaransa, ariko mu myaka yanjye ibanza sinabashije kumenya icyo nahitiramo ubuzima bwanjye. Ku myaka yanjye 16 numvaga hari ikintu mbura mu buzima bwanjye, nkumva mfite inyota yo kucyuzuza ariko sinari nzi uko nabikora.

Nakoze siporo, nagerageje gushaka umukobwa w’inshuti ariko nawe ntitwatindanye, nyuma numva nifuje kwiga mu mashuri meza mu Bufaransa cyane ko nifuzaga kuba umukire nkabaho neza, najyaga nitekereza nko mu myaka 50, nkumva nzaba nubashywe, nkomeye ariko ngahorana umutima uhagaze. Ibyo nagerageje byose ntacyo byamfashije.

‘’Najyaga njya ku iriba ry’iyi si mfite inyota nyinshi cyane naba ngiye kunywa agakama ubwo nuko nkayabura nkiheba.’’ Indirimo y’123 mu gushimisha.

Umunsi umwe naguye ku gitabo kivuga amateka y’abakristo batotejwe, nsanga mu by’ukuri bo bari barageze ku cyo mbura mu buzima bwanjye uyu munsi.

Bari bafite amahoro yo mu mutima, bafite ibyishimo bitavugwa kandi si uko isi yari iboroheye. ‘’Nzagira ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe ngiye mu ijuru.’’ Indirimbo 108 mu gushimisha.

Baratotezwaga, bakangwa n’ababo, bakarwara, bakennye, imibabaro isimburana ariko baramenye ijambo rivuga ngo imibabaro y’iki gihe ntikwiye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa, Imana idufashe cyane. Jyewe nari mfite ubuzima bwiza, umuryango, mbona ejo hazaza, ariko nasanze isi itakumara inyota hatabayeho Yesu wenyine.

Nifuje aya mahoro, nshaka kubigana, nitoza gusoma Bibiliya, igihe cyanjye nkakimara ku rusengero, ngasenga ubudasiba kandi nkabaho ubuzima bukiranuka, numvaga nahitamo no kwitanga ubwanjye ariko ngasohoza ibyo niyemeje. Iyo nabaga nageze ku ntego nihaye numvaga binejeje bitakunda bikambabaza.

Aha nari ngifite ikibazo cyo kubaka gukiranuka kwanjye ariko nari ntarumva neza ubuntu bw’Imana, umutima wanjye wari utarameneka nubwo nashyiragamo ubushake bwinshi ngo nkiranuke. Nyuma Yesu amaze kungenderera nibwo nasobanukiwe uko yaje kunshaka ku isi, akabaho ubuzima bukiranuka akemera no gupfa urupfu rw’agashinyaguro ku musaraba kugira ngo ankize urubanza no gucirwaho iteka rwari rungenewe.

Ari ku musaraba yaranguruye n’ijwi rirenga ati ‘’Byose birarangiye.’’ Icyo yari ansigarije nk’uruhare rwanjye ni ukwizera uwo murimo yakoze nkaba mu buntu bw’Imana, nkababarirwa ngahinduka umwana w’Imana. Ndashima Yesu wazibye ibyuho by’ubuzima bwanjye ubu numva ampagije, nawe ndakwifuriza kumuha ikaze yakumara inyota. Imana iguhe umugisha.

Ubu buhamya mwabusanga ku rubuga rwa Gikristo www.topchretien.com.

Nitwa Kouadio Clement, navukiye mu muryango w’abakristo b’abaporoso. Mu buto bwanjye ababyeyi banjye banyigishije gukunda Imana no kuyikorera. Ariko ibyo byose byerekeranye na Kristo no kunjyana murusengero nabifataga nk’imigani n’inzira ababyeyi banjye bashaka gukoresha ngo bambuze kwigenga.

Bibiliya ku bwanjye nayibonaga nk’ibindi bitabo bisanzwe nari narasomye. Nyuma naje kujya kwiga kw’ishuri riri kure yo murugo, nari mbonye noneho umwanya wo kwigenga. Ibyo gusubira murusengero mpita mbivamo kuko nabonaga hameze nka gereza y’urubyiruko.

Nibwo natangiye kujya gushakisha amafilimi y’ubusambanyi, njya ahantu bayacuruzaga mfatayo ifatabuguzi, bakajya bangezayo izasohotse. Kimwe cyo natinyaga indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida, najyaga nikinisha nkumva ko ibyo nzabireka aruko nashatse umugore.

Ariko nubwo byabaga bimeze bityo ntabwo iyo mibereho yari inyuze. Naje gukurikiza inama z’inshuti zanjye ariko nazo mbi, nibwo natangiye noneho kujya nkorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa. Iyo mibereho ntabwo yahinduye ubuzima bwanjye, nakomeje kujya nikinisha ndetse no kureba ayo mafilime y’ubusambanyi.

Nahoraga naniwe, na nyuma mfite umugore sinifuzaga kubonana nawe icyo gihe. Nasakurije imbere y’abana, ntuka umugore wanjye, mubwira ko atari kamara mu buzima bwanjye, nyamara ibyo byose byarambabazaga kuko nta na kimwe cyahinduraga ubuzima bwanjye.

Umufasha wanjye yakomeje kunyihanganira, ntiyita kumushiha nahoranaga, ahubwo yakomeje kunshishikariza kujya mu rusengero. Naje kugira inshingano aho nari ntuye ariko ibi byose ntibyambujije kuba imbata y’ibyaha kandi nkumva birambabaje.

Rimwe, numvise ubutumwa bwari bufite insanganyamatsiko igira iti ‘’So ni nde?’’ Yohana 8:42-44

Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye. Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye. Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.’’

Numvise izi nkuru numva ndababaye cyane, numva ngize agahinda kenshi ndarira nyuma y’iyi nyigisho, nibwo namenye uwo ndi we nunyobora, mfata icyemezo cyo gutabaza Kristo mu buzima bwanjye.

Ubu numva narabohowe muri ibyo bikorwa byanjye byose bibi. Sinongeye gukururwa n’imbuga za enterineti nakuragaho ibijyanye n’ubusambanyi. Sinabaye uwera ariko nziko Yesu ariwe ugenzura ubuzima bwanjye.

Nsigaye mbasha kugenzura kamere yanjye n’umufasha wanjye namusabye imbabazi. Ndashimira Umwami wanjye utarandetse ngo mpfire muri ibyo byaha. Haleluya ijambo ry ‘Imana ryarambohoye.

Iyi nyigisho ikubiye mu buhamya bw’umudamu utarashatse gutangaza amazina ye ariko ntibitubuza kumva icyo Imana itubwirira muri bwo, uko bisa kose birahamya na none ukuntu Imana ari iyo kwizerwa mu byo ikora byose. Reka tubukurikire:

Ndumva nuzuwe no gushimira Umwami wanjye Yesu Kristo kubera ukuntu yambereye uwo kwizerwa mu buzima bwanjye. Buri munsi ngenda mbona ubuntu Imana ingirira mu buzima bwanjye ndetse n’umuryango wanjye.

Nubwo byose byaba bitagenda nk’uko mba nabitekereje ariko mu by’ukuri Imana ibana nanjye nabo mu rugo ikatwitaho. Mbere sinari nziko umuntu yagira ahantu ataha akaharambika umusaya ahita iwabo, mbese nari meze nk’inzererezi kandi mfite ubwenge nta murugo nyaho nagiraga, byarambabazaga kandi bikangora ariko nkagumana inyota yo kumva icyifuzo nyamukuru ari ukomatana n’Umwami wanjye Yesu Kristo nkiringira ukuntu ari uwo kwizerwa.

Mu mibabaro yanjye nahuye n’ibishuko byinshi byashakaga kunyereka ko hari icyo abantu bamarira ariko nkabona birarangira mpasize ubugingo ngahitamo kureba ku Mana gusa, narayitabaje kuko numvaga ari yo yonyine nsigaranye yagira icyo ikora ku kibazo cyanjye.

Reka mbabwire Imana yaransubije impoza amarira yanjye yose yampaye umugabo ntabona uko nsobanura, uyu munsi sinkiri wa wundi utagira aho abarizwa, Imana yampaye umugabo ukunda Imana nanjye akankunda, mfite umuryango n’abana, ndabishimira Imana yabikoze.

Nifuje cyane kubwira wowe mwenedata urimo usoma ubu buhamya ukuntu iyi Mana twiringiye ari iyo kwizerwa, Yesu ni igisubizo niwe ugenga iminsi n’ibihe muri we ejo hatubera heza.

Ubaye utaramwemera ndakwingingira kumwegurira ubuzima bwawe azajya ahora agutunguza ineza ye, akuremere ubuhamya kandi bwiza, nushaka kwirukira abantu bireke, tumbira Yesu wenyine azagushyigikira, tumufitiye icyizere kubera ibyo twamubonanye nuko twamubonye, wireba abantu mu bikugoye, hanga amaso Yesu wenyine.

Imana iravugana nawe aya magambo ngo ‘’ Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.’’ Yeremiya 29:11

Ubu buhamya bukubiyemo ibintu bibiri Imana yakoreye uyu muntu wivuga aha, harimo kumuha agakiza ariko kandi hari n’icyo kumurokorera abana impanuka ikomeye.


Mbere y’uko ngaruka kubijyanye n’uburyo Imana yampaye agakiza, ubuzima bwose bugahinduka, munyemerera mbanze ngaruka ku gitangaza Imana iheruka kunkorera kikankora ku mutima mu burryo budasanzwe.

Imana Yankirije abana Aline na Rudy urupfu igihe kimwe. Hari muma saa moya z’umugoroba nuko abana banjye mbohereza gusenga bari kumwe na nyina wabo witwa Eva, ubwo bari berekeje ahitwa Nimes aho bagombaga gusengera.

Bari mu nzira bagenda ikamyo yabaturutse imbere yacitse feri, nuko Aline kuko yabibonye mbere arataka cyane avuga ngo ”Mana Mana”, ubwo niko Rudy nawe asakuza avuga amagambo ayasubiramo kubera ubwoba. Shoferi nawe yageragezaga guhagarika imodoka bikanga, nuko abana nabo babuze icyo bakora bahagarara hamwe kuko babonaga aho bari kujya igikamyo kiri kuhabasanga.

Mubigaragara ntacyari guhagarika iyo mpanuka yari ikomeye ityo ariko mu bubasha n’imbaraga nyinshi z’Imana ndayishimira ko yantabaye ikandindira abana.

Ngarutase ku byerekeranye n’agakiza ari nabyo nkesha ibyo byose navugaga, jyewe nahuye na Yesu ku italiki ya 25 Ukuboza 1988, nabatijwe kuri 19 gashyantare 1989 ubwo nari mfite imyaka 44.

Yesu yatanze ubuzima bwe kubw’ibyaha byanjye, niwe wenyine ukwiriye kuramywa no guhimbazwa. Allelluya!! Kandi iyo amaze kuduha agakiza ntagenda ngo adusige ahubwo akomeza kubana natwe no kuturinda, kuko uretse kumpa agakiza mururmva ko yakomeje kuba muruhande rwanjye ndetse n’umuryango wanjye, Imana ni iyo gushimwa iminsi yose.

Kuva naba umukristo ubuzima bwanjye bwose bwarahindutse ubu ndi mu burinzi bw’Imana njye n’umuryango wanjye, nibingoye Imana iba ihari ikamfasha ntacyo njya nyiburana. Amen!

www.topchretien.com

Nitwa Deborah mfite mama na basaza banjye babiri. Papa yapfuye kumunsi navukiyeho, ubwo nari maze kugira imyaka 7basaza banjye nabo bava murugo barigendera.

Mama wanjye yahoranaga umunaniro, akenshi sinajyaga mubona afata igihe cyo kuruhuka ahubwo yabaga ahirimbana ashakisha ngo abone ibyo kudutunga. Nubwo byari bimeze gutyo ariko mama yari yarakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mbere yuko mvuka birumvikana ko nasanze mama ari umukristo, ubwo byabaye ngombwa ko njya murusengero buri cyumweru nkurikiye mama ariko byukuri ntago nabikundaga.

Kuri njye kujya gusenga nabifataga nko guta umwanya, narimbizi ko Imana ibaho ariko ntago nibazaga impamvu Yesu yagombaga gupfira ku musaraba. Nibazaga ibibazo byinshi kuri Yesu nkibaza uwo muntu wemeye gupfa gutyo nawe nkumva ibye biranyobera.

Nakuriye mubuzima bwa njyenyine, nababwiye ko abavandimwe banjye bari baradutaye, mbese nakuze nigunga numvaga nta muntu numwe kw’isi unkunda, nkumva naratawe. Maze kugira imyaka 13 nibwo namenye neza ko Papa yapfuye kandi ko yapfuye yiyahuye. Nagize agahinda kenshi najyaga nibaza nti niba data yarahisemo kunsiga nkivuka akiyahura mbese hari undi muntu wangirira impuhe na Data atarazigize? Nahoranaga agahinda ibyishimo byo ntabyo nigeze.

Nahisemo guhungira mu biyobyabwenge, no mu mikino itandukanye, nigira mu nshuti zitangira kunyigisha kunywa itabi mbese ntangira kuraruka, ariko nubwo byari bimeze bityo Imana yarandebaga. Nagize ikibazo amasomo yanjye arananira kubw’ibyo nabagamo, natangiye gufatwa n’uburwayi bw’umutwe, mbese bumerera nabi cyane. Maze kugira imyaka 17 navuye mu ishuri kuko nari ntagishoboye kwiga.

Nijoro nararaga ndeba ngasinzira kumanywa. Muri iryo joro ryose nabaga ndirira mu buriri kandi ngakora kuburyo nta muntu numwe unyumva, naje kwinjira muri farumasi imwe ndeba mo umuti w’ibikoko nagura kugirango unyice ariko ndibaza niba koko uzanyica nanone ngatekereza nywunyweye ntunyice nabigenza nte? Kimwe cyo nifuzaga kuzaryama sinongere gukanguka. Aho byari bigeze ibibazo byari bimaze kundenga abantu benshi bari bamaze kuvumbura ko mfite ikibazo kuko noneho sinari nkibasha kwihishira.

Nkiri muri iyo farumasi nibutse ko kera nkijya gusenga batwigishije ko umuntu wiyahura atazajya mu ijuru, nasohotse vuba ndagenda ariko nacitse intege, gusa nageragezaga kubihisha ko ndemerewe ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Nababwiye ko mama yari umukristo ariko kubw’ibibazo byinshi yari yarahuye nabyo yajyaga ajya mu rusengero agasohoka uko yinjiye, igihe kimwe, yagiye mu rusengero Imana iramugenderera iramwiyereka, imuha ibyishimo n’umunezero abona abantu bo mu rusengero bose ni beza, ikintu cyose kivuzwe kikamufasha basoje we yumva yakwigumiramo ariko yibutse ko yansize mbabaye agaruka yiruka ambwira ibyiza byo murusengero atari yarabonye kera ambwira ko yabonyemo Papa na basaza banjye, numvise ngize amatsiko mfata icyemezo ko kumunsi ukurikiyeho tuzajyana.

Ngeze muri urwo rusengero ikintu nibuka nuko narize gusa ibindi ntabyo nzi, ariko muri ayo marira niho Imana yambohoreye, dusohotse abantu benshi baje bansuhuzanya ibyishimo numva ntaho nigeze mbibona natahanye umunezero ntashobora gusobanura. Yesu yari yamaze kwinjira mu buzima bwanjye, nari namaze kubohoka.

Kuri ubu sinkiganyira ukundi, mfite amahoro menshi nyuzwe n’ubuzima mbayemo sintekereza kwiyahura ukundi, umutwe udakira narwaraga Imana yarawunkijije, Imana yampaye byose nari nkeneye kandi nubu ikomeza kumfasha. Ndashima Imana ko ari Papa wo mu ijuru kandi amenya byose nkeneye mubuzima bwanjye, Amen.

Mbere yuko nkizwa ngo mpereze Yesu ubuzima bwanjye, ubusanzwe nizeraga ko Imana iriho ariko njye n’umuryango wanjye ntitwajyaga tujya mu rusengero.

Murugo habaga Bibiliya, ubundi najyaga mbona Papa akunda gusenga buri mugoroba, rimwe na rimwe akanaduha ubuhamya njye n’abavandimwe banjye ni mugoroba, kugira ngo adusinzirize neza.

Numvaga avuga Yesu, akamuvuga byinshi ariko ntabwo yigeraga ajya mu rusengero.

Inshuro 1 cyangwa 2 nibwo nigeze kujyana na nyogokuru gusenga.
Umunsi umwe, nari bugire isabukuru y’imyaka 13, numva amarira anyuzuye mu maso ntangira kurira ariko sinabasha kumenya impamvu, amarira yanze gushira, nkumva sinzi uko ndi bubigenze neza mbura icyo gukora, ubundi numvaga natewe n’agahinda ntazi aho gaturuka.

Natangiye kwibuka ukuntu Papa ajya asenga nubwo atajyaga ajya mu rusengero, nuko nanjye ntangira gusenga, ako kanya numvise mbaye nk’uruhutse, numva Imana iri kumwe nanjye kandi irampoza, ubwo natangiye gusenga mvuga ngo noneho nzajya njya mu rusengero, sinzongera kujya nirirwa murugo kumunsi w’amateraniro.

Natangiye gushakisha rero urusengero najyamo. Aho nasengeye bwa mbere numvise ntanyuzwe, sinigeraga mbona baduha umwanya ngo natwe dusome bibiliya, ahubwo bo baradusomeraga, ikindi sinigeze numva ibihe byiza byo gusenga ndi muri urwo rusengero ahubwo ibyo twakoraga byabaga bimeze nk’imigenzo imenyerewe kandi ari ibintu bihoraho bidahinduka, numvise bingoye rero aho nahasengeye nka 3 cyangwa 4.
Umunsi umwe naje guhura n’inshuti yanjye y’umukristo ndetse yari n’umuvugabutumwa, arantumira mu gitaramo cy’urubyiruko rw’abakristo aho bakoraga imikino itandukanye ya gikristo, bagatangana ubuhamya, ubundi bakanabwiriza.

Numvise binshimishije cyane, ntangira gukururwa nabyo, nuko gahoro gahoro niyegurira Imana wese. Ubu nakiriye Yesu niyemeje kugendera mu nzira ze, ibyo mbimaze mo umwaka urenga.

Rimwe na rimwe bijya bimbabaza umwanya wanjye nataye, ariko ntacyo ubu siko nkiri narahugutse. Yesu yankozeho arampindura.

Anyigisha buri munsi kugendera ku mahame ye, kuba umunyakuri, gufasha abantu bababaye. Mbere siko nari meze kuko nirebagaho njyenyine, ariko Yesu yarampinduye.

Nishimira ibitangaza Yesu yankoreye. Ndashima Yesu wampaye kumumenya, akamapa agakiza, ndamushimira ko andinda ibibi byose Amen.

Ubuhamya bukurikira ni ubw’umukobwa witwa Vilottte, wabusanga ku rubuga rwa Gikristo www.topchretien.com.

Mu gihe nari muto nari meze nk’inyeshyamba kandi nkiri umwana cyane. Sinaryaga iminwa iyo nahuraga n’akababzo umuntu ntanezeze, ubwo byahitaga biba bibi. Nari mfite kamere mbi, meze nk’uwatewe na dayimoni.

Nta guca bugufi nagiraga, sinubahaga ababyeyi, abavandimwe nababwiraga nabi. Mu by’ukrui nari kure y’Imana, Kristo sinamwiyumvishaga. Iby’ijambo ry’Imana byo sinabikozwaga. Kuri jye Bibiliya yari igitabo kinini kidafite akamaro.

Umunsi umwe mama yansabye ko najya kuririmba muri korari imwe mu itorero hamwe n’umuryango w’Abaprotestanti. Naribajije nti ‘’Kubera iki ntajyayo?’’

Imana yakoze ikintu gikomeye, njyayo meze nk’uwikinira, ariko yambereye inzira yo kugenda negera Imana buhoro buhoro no kuyimenya, nubwo naje gutahura ko burya nubwo nikoraga ibyo byose, ariko yo yari inzi kuva kera. Kandi uko byakurikiranaga ku buzima bwanjye byatumaga nsobanukirwa ko ikintu cyo Imana yakigeneye ikintu cyacyo.

Nasanzeyo ababyeyi babiri bakiri bato bambera ibyitegererezo mu nzira y’agakiza.
Nifuzaga kumera nkabo, natangiye gusoma Bibiliya kandi ubu mbona ko nabikoraga kuko nabonye nabo babikora.

Nubwo nabikoraga mbareberaho ariko Imana yakoze icyo yashakaga, kuko nk’uko nagombaga kubikora nka jye bwite niko byaje kungirira umumaro.
Byamfashe igihe ngo niyumvishe ibyo ndimo. Mu gushakira muri bo uko nagira kwizera guhamye, naje kumenya ko bitizana, kandi sinasobanukirwaga na Bibiliya. Natekerezaga ko ntagera ku rugero rushyitse, ko buri kintu gifite igihe cyacyo. Hanyuma birangira mbivuyemo byose.

Nakoze iby’ubupfapfa, njya nicuza iteka iyo mbyibutse kuko numva ntarihesheje agaciro. Nta kwizera, nta nikintu nari mfite nishingikirijeho, nta mashuri, nta nshuti, nta muryango. Nibazaga icyo niyumvagamo nanjye bikanyobera. Ariko uko nagendaga numva indirimbo zihimbaza Imana zaramfashaga cyane.

Nyuma y’ibyo byose naje kumenya Kristo neza, naje kumenya ko mfite umutabazi w’intwari, ariwe Yesu. Namenyeko ari we mugenga wa byose, nca bugufi, negera Imana. Singitinya iby’ubuzima habe n’ejo hazaza. Kandi nasanze ibyambayeho byose byaratumye ndushaho kugirira Imana icyizere.

Uyu munsi ibyiringiro byanjye biri mu Mana, Bibiliya iramfasha kandi ikanshimisha. Ndacyafite ibyo kwiga ariko numva mfite kwizera. Nagize umugisha njya mu itorero rimfasha hamwe n’umupasiteri waho. Nziko Imana igendana nanjye kandi ari iyo kwizerwa. Ibyo nahuraga nabyo byose nziko Imana itandekura kubw’urukundo rwayo rutarondoreka.

Amazina yanjye nitwa Edouard muri byinshi Imana yakoze nifuje kubahgezaho uburyo Imana yankuye mu mwijima, ikamurikishiriza umucyo w’agakiza kayo.
Nizeraga ibigirwamana ababyeyi banjye baramyaga ari nabyo byasobanuraga Imana mu maso yanjye. Rimwe na rimwe iyo nabaga mpuye n’akabazo najyaga nanabisenga.

Kuri njye Yesu numvaga atabaho na Bibiliya sinayubahaga sinabonaga ko ari igitabo cy’ikitegererezo ahubwo nayifataga nk’ibitabo bisanzwe. Kubera ibyo bigirwamana by’ababyeyi banjye ntabwo nigeze nkunda kwiga, sinabashije gukomeza amashuri yanjye yisumbuye, ahubwo natangiye kujya ninywera ibiyobyabwenge njya no mu buraya, ibyo nabikoraga nziko aribyo bizampa umunezero. Ntabwo nari nziko hari undi uri hejuru yabyo wakora ibirenze ibyo bikora.

Maze gutsindwa iby’ishuri, nahuye n’umubyeyi mu mugi w’igihugu cyanjye ndamukurikira kugirango ampe akazi. Ariko hashize amezi make mpageze uwo mubyeyi arapfa. Byarankomereye cyane numva ntaye umutwe , na za mana nasengaga ntacyo zari ziri kumarira.

Umunsi umwe ubwo nari ndi aho bategerereza bisi, umuntu umwe atangira kuvuga ijambo ry’Imana, atangira no kuvuga kuri Yesu, avuga ko ariwe wenyine muhuza w’abantu n’Imana, amaze kubwiriza ikigisho cye aragenda ndangije ndamukurikira, musaba ko yakomeza akambwira byinshi kuri uwo mugabo witwa Yesu.

Yansabye ko nazamusanga kw’itorero aho asengera, naje kujyayo mpageze, umuntu umwe atangira kumbwira ibya Yesu, uwo ariwe, n’impamvu yapfuye. Uwo munsi nemeye umuhamagaro wa Yesu ndangije ndakizwa, nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye.

Natangiye gusenga, Umwuka wera amfasha kubaho muri ubwo buzima bushya nari ntangiye bwo kwitandukanya n’ingeso mbi z’uburaya n’ubusinzi, ntangira kwitoza kujya mu matsinda yo gusenga Imana.

Nyuma kubw’imbabazi z’Imana naje kubona akazi. Iyo ndi mubikomeye mpamagara Imana nayo ikanyitaba. Ni ubufasha bukomeye guhindurwa kuba umukristo, uba ubonye umubyeyi utakira kandi akakumva.

Imana naje kumenya ntiri nka bya bigirwamana bya mbere bigira amaso ntibibone, bikagira matwi ntibyumve gutaka kw’ababyemera, bigira amaguru ariko ntibyaguherekeza mu kaga, bifite amaboko ariko ntacyo bishoboye gukora.

Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo niyo ibasha gukora ibikomeye, niyo iri hejuru ya byose, iravuga igasohoza, ntimeze nk’ibigirwamana, abayiringira ntibazakorwa n’isoni na gato, Amen.

Kuva ndi umwana , nari naratwawe n’ubumenyi bwo mu isi, numvaga nshaka kumenya byinshi, ariko nagera ku Mana nkabyirengagiza. Icyakora ubwenge bwanjye nabwo bwandemeraga imipaka, nashidikanyaga ku bintu byose, birangira mpindutse umuhakanyi kugeza ku myaka 40.

Mfite imyaka 37, numvaga mu by’ukuri nduhijwe n’ibyo nahaga umwanya n’ibindi bibazo by’isi. Nagerageje kujya gushakira igisubizo mu idini y’abasenga Buda, nkagerageza ngo ndebe ko nahakura ubuzima bwiza buruta ubwo nabayemo nta na kimwe nemera.

Naratuzaga, ngaceceka nkumva ahari bizamfasha. Ikibazo nuko nta gisubizo nabikuyemo, ahubwo nabonaga ndushaho kubaho ubuzima budafite icyerekezo kandi nitwa ngo ndi umuhanga.

Nyuma, maze kugira imyaka 40, nari mfite inshuti yanjye ikijijwe y’umukristo. Yari yarampaye impano ya Bibiliya ndayanga, ariko ntiyandeka akomeza kunsengera, agasengera n’umuryango wanjye we hamwe n’abandi bakristo ariko ibyo byose ntabyo nari nzi.

Nyuma y’amezi make, natangiye kubona ibimenyetso by’uko Imana inkeneye koko, birimo inzozi, ubuhamya, nasoma Bibiliya n’ibindi bitabo by’ubumenyi nabyo bikarushaho gutuma nuzurwa no gushidikanya.

Mu yandi mezi, nahuye n’ibintu byinshi binyereka neza ko burya Imana iriho bituma mbona ko ibyo mazemo igihe nta kuri kubirimo, mfata icyemezo cyo kwiha Imana. Nasanze burya hariho Umwuka wera ukorana n’abana b’Imana umunsi ku munsi, ariko nsanga nanjye ntiyanjugunye nubwo nta gaciro namuhaye. Ibi nabyo byambereye isomo rikomeye.

Uyu munsi, numva nguwe neza bikomeye kurusha mbere hose. Yaba igihe namaze nibwira ko hari icyo nzi nirengagiza Imana, nasanze ntacyo nari nzi, yaba igihe namaze mu idini ya Buda nabyo sinabibonyemo amahoro masa.

Amahoro yuzuye atangwa na Yesu wenyine, ibindi ni ibyo kwifashisha n’ibintu satani yifashisha kugira ngo atinze abantu kugera ku Mana, akabakingiriza, ariko iyo ugize amahirwe Imana ikagukora ku maso, umenya ukuri nako kukakubatura.
Nafashe igihe kingana n’imyaka ine niga Bibiliya bimfasha kumenya ibya Yesu.

Namuhaye ubuzima bwanjye kandi numva yarampinduye uwe mu buzima bwose.
Ubu nuzuye amahoro ntigeze kuko Kristo atuye muri jye. Nkunda gufasha abantu, abanyeshuri, kandi mpora nuzuwe n’umunezero n’iyo naca mu bikomeye numva Yesu ampagije kuko nziko ariwe unkurikirana umunsi ku munsi.

Sinabona uko nshima Imana kuko niyo yonyine yabanje kunyishakira, mu gihe ntayemeraga. Imana ni nziza.

Abantu satani yaheranye yabaremeye ibikuta bitandukanye birimo ubwenge bwabo, ibigirwamana bindi, ariko ni uburyo akoresha kugira ngo abakerereze gufata umwanzuro wo kwakira agakiza, kuko azi ibyiza byako n’ibyiza by’ijuru abera bazaragwa, aho Yesu yagiye kubategurira.

Imana igufashe iguhe imbaraga zo kunesha!

Nakuriye mu muryango w’abakristo, numvaga nkunze Imana ariko maze kujya ku ishuri ntangira kwikurikiriza ibyo inshuti zanjye zakoraga, iby’Imana mbishyira ku ruhande.

Numvise ijambo ry’Imana kuva mu buto bwanjye nkahora nshaka gukurikira Yesu, ariko simenye uburyo nabyinjiramo mbese simbone itangiriro ry’uko natangirana urugendo na Kristo.

Umugoroba umwe nari ndyamye, nkangutse mfata bibiliya ntangira kuyisoma, numva ko ari cyo gihe cyanjye cyo kureka kugendera mu by’isi, numva ko ngomba gutangira ubuzima bushya na Yesu nkareka inshuti mbi nari mfite zitamfashaga gukora ibyiza, ahubwo zanshoraga mu bibi.

Erega burya inshuti mbi igusiga imico yayo iyo utayigendeye kure. Iryo ryari iyerekwa nari ngize, bwari uburyo bwiza kuko Yesu iyo umaze kumwizera ubuzima burahinduka, Yesu yambabariye ibyaha nari narakoze mbere ntaramwizera, Nahise numva mpindutse mushyashya muri njye.

Ubu ubuzima bwanjye bumeze neza kuruta mbere, mfite ibihamya byinshi bitanyorohera guhita mvuga nonaha ngo mbirangize ariko nizera neza ko Imana iriho.
Imana irahari ngo impe imbaraga ndetse no kugira ngo indinde ibibi byose. Nashyize ibyiringiro byanjye byose muri Yesu kandi ndamushimira ibyiza byose yakoze mu buzima bwanjye, Amen.

Ubu buhamya ni ubw’umuntu utarashatse kugaragaza amazina ye, ariko buragaraza imirimo itangaje y’Imana. Hari igihe abantu bashakira ibisubizo by’ibibazo byabo ahantu hatari ho, ariko Imana igira neza, ibyo yamukoreye byakubera ibihamya ko n’ibyawe yabikora.

Umva uko atangira avuga ati ’’Sinemeraga Imana ariko icyo Imana yankoreye cyanteye kuyizera!!’’

Ndi umunyeshuri wahuye n’ibikomeye cyane cyane mu ishuri kuko nagize ikigeragezo cyo gutsindwa cyane mu ishuri, ikizami cyose twakoraga naragitsindwaga , numvaga ntazi amaherezo yo gutsindwa kwanjye nkibaza nicyo nakora kikanshobera kuko nabaga nakoresheje uko nshoboye ariko bikanga. Igihe cyarageze nakira ubwo buzima, nari ntaramenya ko hari uwabasha kundarura kuko satani yari yaramaze kunyigarurira, yanzura ko ntacyo nzimarira.

Numvise bavuga ko Imana yamfasha nkabasha gutsinda ariko kuko numvaga mbikeneye, mbikora numva ari ukugerageza byazanga nabwo ngashakishiriza ahandi, nibwo rero nakoze ikizami cyasozaga umwaka nari ndimo ariko biba iby’ubusa ndatsindwa, biba ngomba ko nsibira. Nagarukanye amarira menshi ntangira gusenga Imana noneho mbishyizeho umutima, nyereka ibibazo byose mfite, nyisaba kumfasha ikankuriraho ikigeragezo nari mfite.

Imana ntiyatinze kunsubiza ubu ndatsinda neza mu ishuri, ndashimira Imana kuko ibidashobokera abantu yo ibishobora. Maze kwinjira mu Mana, ndababwiza ukuri nabonye ukuboko kwayo. Hari ubwo satani akwihererana akakugiraho ubutware, ariko reka mbabwize ukuri muri Yesu harimo ibisubizo byose by’ibibazo wibaza, harimo ubuzima utakura ahandi, harimo ibyishimo waburiye ahandi.

Imana yampaye ubwenge nari umuswa, ni ukuri ni Yesu wabikoze, muhaye icyubahiro kandi numva mufitiye ikizere ko n’ibindi azabikora, Imana ihabwe icyubahiro.
Imana ibahe umugisha.

Imana ni umubyeyi igira urukundo kandi imbabazi zayo ntizigira umupaka, uwo uriwe wese, ibyaha waba warakoze byose iyo uyemereye irakubabarira.Uyu munsi turabagezaho ubuhamya bwa mwene data Imana yatabaye ikamukura habi, kuri we ngo “iyo itamubarira aba yarishwe n’urumogi, kanyanga cyangwa se inkoni azira kwiba, ariko ubu arashima Yesu ko amaraso yameneye ku musaraba ariyo yamwogejemo ibyaha bye akabibabarirwa, ati “Ubu sinkiri umujura, ndi umwana w’Imana, ariko byari bikomeye nk’uko ngiye kubibabwira.

Nitwa Twahirwa Jean Baptiste bakundaga kwita Jumelle ndi umuhungu wa Gasana Jean Marie Vianne na MUKARURINDA Annonciata, mvuka mu mu Karere ka Gicumbi, ubu mba mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, Nize amashuri yisumbuye muri College APEGIRUBUKI – I Rutare mu Karere ka Gicumbi, aha nkaba narahize ndemerewe cyane kuko ntari nakamenye Yesu.

Umunsi wa mbere ngeze muri APEGIRUBUKI naraye nkubiswe…

Ubusanzwe natangiye ingeso z’ubucakura n’ubujura ndi umwana muto cyane,nibuka ko nkiga mu mashuri abanza ku ishuri ntajyaga nihanganira umwana wizaniye impamba iyo ari yo yose, iyo nabonaga wapfunyitse inanasi narayikwibaga nkayirya, uwabaga yazanye agafiriti bikaba ukon ’ibindi…..,

Ngeze mu mashuri yisumbuye muri College APEGIRUBUKI ku munsi wa mbere ninjiye muri icyo kigo nanyoye ikigage kirimo kanyanga nasinze, maze umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura turahura arankubita ariko ntacyo byambwiraga kuko numvaga ndi mu kuri.

Nafunzwe incuro zigera kuri eshanu….

Aho ku kigo maze kuhagera nagizei byago bikomeye ninjira mu itsinda ry’abanyeshuri b’ibirara ryitwaga Bon Gard de la season seche, iri tsinda ryanyoboye mu nzira mbi, gusa Imana ishimwe kuko muri bo hari benshi Imana yahinduriye amateka, nk’uko mu nzira ijya mu ijuru umuntu agira abajyanama beza nina ko mu nzira ijya kurimbuka akenshi uyoba agira ababimufashamo, muri iritsinda rero twakoraga ibyaha bitandukanye ariko cyane cyane kunywa ibiyobyabwenge.

Muri iritsinda nahigiye gukora indangamanota, dukoresheje imiti ya feri,
Muri icyo gihe ikoranabuhanga ryari ritarasakara kuko rero indangamanota zandikishwaga ikaramu ntabwo bigeze bamvumbura, byumvikaneko abo nazikoreraga ari ababaga birukanwe, basibijwe cyangwa se bagize amanota make. Nize kandi gucuruza kanyanga, ndibuka ko rimwe njye na bagenzi banjye twigeze kwigira abayobozi, tujya mu cyaro aho bazicuruzaga turazibaka natwe tujya kuzicuruza, icyo gihe aba porisi ba komini baramfata ndabacika ariko kuko bari bamenye baza mu kigo n’abayobozi b’ikigo baramfata baramfunga.
Nongeye gufungwa nzira gutera ibuye umuyobozi wari ushinzwe ikinyabupfura witwaga NIYONZIMA Eugene

Ubu uyu muyobozi iyo ambonye ashima Imana ko ibasha guhindura amateka y’abantu, icyo gihe yanze kunyirukana, ariko biza kuba ngombwa ko mfungwa.Nigeze kurya amafaranga y’ishuri baranyirukana, nyuma yaho rero bamfata nagarutse mu kigo batinya ko nateza umutekano muke muri bagenzi banjye na bwo ndafugwa, hari izindi ncuro ebyiri ntibuka ariko icyo nibuka navuye muri icyo kigo mfunzwe incuro nyinshi. Ntabwo byarangiriye aho kuko ubujura narabukomeje, navuga nk’uburyo twagurishaga intebe zo mu kigo, taburete tukayigurisha 200 n’ibindi, hari ubwo inyota yatwishe twigira inama yo kujya kwiba ihene, twarabikoze twiba ihene 3, ariko nafashwe ngeze ahitwa Nyamutegera ngiye kuzigurisha mu isoko rya gaseke,,

Bene data icyo nababwira ni uko byari biteye ubwoba, murumva namwe umunyeshuri umeze gutyo kandi uri mu kiciro rusange nari ndushye, ababyeyi banjye bo bari barashavuye ariko nyine ibyaye ikiboze irakirigata.Hagati aha icyo navuga ni uko Imana ivubira imvura abeza n’ababi, muri ubwo bujiji bwose Imana njye yampaga ubwenge bwo mu ishuri,n’ubwo nabaga ntarikandagiyemo aho nagarukiraga naratsindaga.

Nakijijwe umunsi nari nizeye ko ndibusambane bwa mbere …..

Mu byaha byose nanyuzemo Imana yari yarandinze sinasambana, ariko satani we ntiyanyuzwe, umunsi umwe rero numva nanjyeko nkwiye kugera ikirenge muri bagenzi banjye b’abasambanyi, nuko ntegura uwo mugambi ari ku cyumweru, nzinduka kare kare saa 05:45’ Am, n’ubwo mubo na rimwe na rimwe duseta ibirenge mu murimo w’Imana, ujya kurimbuka arihuta kandi arazinduka, nari mfite amafaranga 45,000 Frw ndayafata mfata gahunda n’umwana w’umukobwa ko tujya gusambana, ngeze kucyapa cyo kwa Mironko muhamagaye numero ye ndayibura, biba ngombwa ko njya kwa masenge mu biryogo mpageze ansaba ko tujya gusenga, Imana rero yo igira inzira zayo inyuzamo ngo idukize.

Ngeze mu rusengero umu Pastori wigishije yaravuze ngo “PETERO N’UBWO YAHUBUKAGA ARIKO KIRIYA GI-TYPE CYAGIRAGA ISHYAKA RY’UMURIMO W’IMANA”, mbyumvise ndibwira ngo ubwo uyu mu Pastori avuga iby’aba-type nawe ni umu type, nzajya nza kwisengera hano twivugire iby’aba-type, gusa sinahise nkizwa kuko uwo mugoroba naraye nyoye amacupa 13 ya Miitzing, icyumweru cyakurikiye, nasubiye kuhasengera ntegereza ko avuga umu type ndaheba, ahubwo aravuga ngo “Yewe uhagaze mu nzira va mu muryango abandi binjire, ntabwo nabashaga kubyumva ariko Imana yari imfiteho umugambi, nakomeje gutyo bidatinze ndakizwa, mbatirizwa muri Goshen Holy Church, iza kwimukira I Muhanga, mpita njya gusengera muri United Christian Church (UCC), maze kuhava Uwiteka anjyana gukorera umurimo wayo muri ADEPR, ubu ndi umukiristo mu itorero rya ADEPR Gatenga, umudugudu wa Karambo, ndi umuririmbyi muri Chorale Silowamu.

Imana yantuye umutwaro….

Bene data nta kintu ntaboneye ku Mana muri iyi nzira, Imana yamaze umubabaro, yankijije inyota y’itabi, ankiza gukunda urumogi, ikiza kwiba impa umwuka wera, ubu ndanyuzwe mfite amahoro , gusa “mbikuye kumutima nshimiye abagize uruhare mu gukizwa kwanjye bose reka mvuge ngo Imana ibahe umugisha, kandi mboneyeho umwanya wo kubwira abatarakizwa ngo Yesu yicaye ku ntebe y’imbabazi,bene data bakiri mu byaha nababwira ngo turi mu gahe k’imbabazi, Yesu arashaka ko bava aho nari ndi, nta mahoro yo mu byaha, nibaze kandi mu Mana niho amahoro abonerwa, naho abakijijwe nababwira ngo Imana igiye kugororera buri wese ibikwiye ibyo yakoze, nibakomeze bawukore bawukunze bazagororerwa. Twahirwa Jean baptiste

Uwo twise X kuko atashimyeko amazina ye atangazwa yaduhaye ubuhamya uko Imana yamukijije icyaha cyo kwikinisha kurikira ubuhamya.

Uko natangiye kwikinisha.

Mu mwaka wa 2011 niga mu mwaka wa gatanu wisumbuye narebaga amashusho y’urukozasoni cyane. Narinsanzwe nyareba ariko byarushijeho icyo gihe. Uko narebaga ayo mashusho yatumaga ngira irari ry’ubusambanyi ryinshi muri jye. Maze ndagenda nonekara mu mutwe cyane maze ibyo ntekereza byose nkabitekerereza mu irari ry’ubusambanyi. Nareberaga umukobwa wese mu irari ry’ubusambanyi. Naje kwibuka umuhungu twiganye muri tronc commun wikinishaga dore ko twararanaga kandi yabikoraga mureba, ntakindi natangiye kwigana uko yabigenzaga. Ntangira ubwo kwikinisha niga mu mwaka wa gatanu ndinda ndangiza amashuri yisumbuye. Narimaze kubatwa nabyo kuko nkinishaga inshuro zitari munsi y’eshatu ku munsi.
Nikinishaga aho ngeze hose, munzira ngenda iyo nabaga numvise binjemo najyaga mu gihuru cyangwa nkajya muri toilet, nikishaga ngiye kuryama cyangwa nicuye nijoro cyangwa mbyutse mu gitondo.Ubwo natangiye kumva kwikinisha ari ikibazo ntangira kugerageza kubireka ariko biranga.

Naje kujya kwiga kaminuza mu mwaka w’amashuri 2013-2014 nkomeza muri jye kumva nabireka ariko bikanga. Aho kugirango mbireke byaje kwiyongera kuko najyaga kuri internet dore ko twabaga dukoresha wireless ya kaminuza, nijoro abantu bamara kugabanuka cyangwa nkaba nagiye ahantu hatari abantu benshi ubwo nkangira kwirebera pornography,nkikinisha inshuro zitabarika ijoro ryose nkataha bwenda gucya cyangwa bukankeraho cyane cyane iyo twabaga tutari bwige cyangwa ari muri weekend. mbibutse ko ibyo byose nakoraga najyaga gusenga kucyumweru nubwo bitari cyane ariko najyagayo. Kuva umunsi natangiriyeho kwikinisha mu mutima wange nahoranaga intimba nagahinda, numvaga narihebye ntabyiringiro mfite ndababwiza ukuri numvaga nakiyahura ariko nkibuka ko kwiyahura ari icyaha kitababarirwa.

Numvaga ntakintu ntinya murijye,umujinya warambase noneho byiyongeragaho ingorane zindi nahuraga nazo mubuzima noneho nkumva kubaho ntacyo bimariye,ubwo nkajya kuri internet kwisomera inkuru z’ubusambanyi. Kwikinisha byari nkikiyobyabwenge kuri jye.

UKO KRISTO YANKIJIJE.

Mu kwezi kwa gatanu 2014 natangiye kureka aho nasengeraga, ntangira kujya aho abanyeshuri babapantikoti biga muri kaminuza(CEP) basengeraga kuko ariho hari hafi. Umunsi umwe umuvugabutumwa arigisha, amaze kwigisha asaba abashaka ko babasengera bakihana. Ubwo ndahaguruka kubera ukuntu numvaga ndemerewe n’ibyaha. baradusengera ndihana ,ubwo ntangira urugamba rwo kubireka. Natangiye kubireka icyo gihe hari mukwezi kwagatanu. Ubwo mukwagatandatu tujya mubiruhuko.

Nageze mubiruhuko ingeso irabyuka nongera kujya nikinisha ariko kukigereranyo gito atari nka mbere. Tugarutse ku ishuri mu kwezi kwa cyenda ntangira bushya kongera kubireka hagati aho nigaga inyigisho zumubatizo. Twaje gukora amasengesho y’iminsi 2 haza umwigisha ku isomo ryo gusana inkike zasenyutse kubera ibyaha. Ubwo navuye aho numva sinigeze nkizwa kandi byari byo koko. Narebye umuntu twasengana ari umubwiriza butumwa musaba ko twaganira aremera. Twaraganiriye mubwira icyo cyaha cyari cyarabaye karande muri jye hari nibindi ntari narihannye aransengera numva noneho ndakeye ku mutima. Iyo watuye ibyaha ntaburyarya kandi wumva ushaka kureka ibyo byaha Imana ikwambika imbaraga zo kunesha ibyo ni ukuri kose. Mu kwezi kwa kabiri kuri 14 /2015 narabatijwe ubu ndi umukristo ushima Imana.

Kuva uwo munsi hashize umwaka urenga. ubu nacitse ku kwikinisha kandi mpora nsenga cyane ngo Imana ikomeze kundengera kuva uwo munsi Imana yankuye mu bubata bwo kwikinisha Imana impa imbaraga kuburyo ubu nabikize neza kandi Imana yampaye imbaraga rwose. Nkuko imodoka iyo ihuye nindi itabasha guhindukira ngo irebe iyo bibisikanye ibyo itwaye,niko nange ntagomba guhindukira ndeba umukobwa duhuye, ngo ndareba uko yambaye cyangwa ibindi.

INAMA KU MUNTU WABASWE NO KWIKINISHA

Kwikinisha ni icyaha kibi cyane kandi kigira ingaruka nyinshi. Kandi iyo wabiretse ukagira integenke ho gato ushobora kubisubiramo,bigusaba kuba maso. Niba warabaye imbata yo kwikinisha kugirango ubireke, izi
nama zagufasha kubireka.

1. Kumva ko kwikinisha ari icyaha kandi ko Imana yanga icyaha.

Ijambo ry’Imana muri Yesaya 1:5-6” niki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome ? umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye, uhereye mu bworo by’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima,ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka,bitigeze gukandwa cyangwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta” havuga neza ukuntu Imana ibona abanyabyaha. Iyo utarumva ko ikintu ari cyaha kandi kigira ingaruka,ntago wagira ishyaka ryo kukireka.

2. Kwihana ugasaba imbaraga Imana.

Kwemera ko uri umunyabyaha imbere y’Imana ukabyatura, bituma Imana ikubabarira kandi ikakwambika imbaraga kuko uba umennye amabanga ya satani kandi ntamabanga tugomba kubikira satani kuko sinshuti yacu kandi ntanicyo dupfana ibye ni ukudushuka ngo tuzarimbukane nawe. Ijambo ry’Imana muri Ezekiyeri 36:25-27 rigira riti:nzabanyanyigizamo amazi meza,maze muzatungana,mbakureho imyanda yanyu yose n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha n’umutima mushya, nzabakuremo umutima ukomeye nk’ibuye,mbashyiremo umutima woroshye.
Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye,mugakomeza n’amategeko yanjye, mukayasohoza.

3. Kwirinda inzira zagukururira irari rw’ubusambanyi.

Ugomba gusenga ubudasiba kandi ukurinda ibyagusubiza kwikinisha. Niba wasomaga inkuru z’ubusambanyi ukazireka cyangwa amashusho warebaga ajyenye nubusambanyi ukayareka kandi ukayahungira kure. Ijambo ry’Imana muri Yakobo 1:15 rivuga riti nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha nabyo bimaze gukura bikabyara urupfu.

4. Gusoma ijambo ry’Imana.

Igihe uri wenyine ntacyo ukora soma ijambo ry’imana kuko iyo uri wenyine nibwo satani agushuka. Iyo usomye ijambo ry’Imana bikongerera imbaraga mu gakiza. Igihe uri kuri internet washaka ubuhamya bw’ukuntu abantu bamwe bamwe bakijijwe cyangwa ukumva ibyisho by’ijambo ry’Imana.

Ibi byose byaramfashije cyane mukureka kwikinisha. Ikindi muri wowe ugomba guhora utekereza ko iyo waretse ikintu nyuma ukagisubiramo biba ari nk’imbwa isubiye mubirutsi byayo 2Petero 2:20-22 havuga hati”niba kumenya neza Yesu Kristo umwami wacu n’umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyiziringamo bikabanesha ibyanyuma byabo biba birushije ibyambere kuba bibi.

Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze bamenya inzira yo gukiranuka,biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe. Ibyasohoyeho niby’uyu mugani w’ukuri ngo mbwa yasubiye kubirutsi byayo kandi ngo ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mubyondo.” Ikindi nabonye nuko iyo watuye intege nke zawe ku Mana ntaburyarya ukajya uhora ubisengera Imana iguha kunesha. Nguko uko nakize kwikinisha kubw’ubuntu Imana yangiriye.

Mbanje gushimira Imana impaye uyu mwanya kandi ndayinginga ngo umwuka wera anshoboze kuvuga ibikwiriye mu izina rya Yesu, Amen.

Ijambo rijyanye n’ubuhamya bwanjye:

1 Tes 5.24 "Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora."

Reka mbanze mbibwire:
Nitwa Consolée NIYIGABA, nkaba ndi mwene Simon KABERUKA na Marthe MUKANGWENE, navutse mu 1976 mu gihugu cy’u Rwanda, mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora.

Nize amashuri abanza 1982-1990, twigaga imyaka 8, naho amashuri yisumbuye GSFAK kuva 1990-1994, 2003-2005, hanyuma kaminuza nyiga mu cyahoze kitwa KHI (Ubu ni UR-CMHS) 2009-2011. Nabaye umuforomokazi ku bitaro by’i Kibogora imyaka 3, ubu mpari ndi umu anesthesiste maze imyaka 4.

Ndubatse mfite umugabo n’abana 5, umuhungu 1 n’abakobwa 4. Nk’uko nabibabwiye navukiye muri uriya muryango, kandi bari abakristo bombi bo muri Methodiste, bombi bari abaforomo, murumva ko imibereho ntacyo yari itwaye.

Badutozaga gusenga, kujya muri Ecole de Dimanche, ubwo rero njye numvaga ko ibyo bihagije ngo nzajye mu ijuru, ariko buri gihe nkarota impanda yavuze ngasigara, mbanza gutekereza ko aruko ntari umu Pentecote.

Ariko kuko nari nturanye nabo kandi mbakunda cyane nkajya mbegera, bakanyigisha gusenga. Igihe kimwe negereye ababyeyi banjye baganira numva bavuga ukuntu abakobwa iyo bashyingiwe ari isugi bahesha Imana icyubahiro kandi ababyeyi bagahabwa agashimo (niko umuco warumeze icyo gihe). Icyo cyifuzo nacyo nahise ngishyira ku bindi, hamwe no gutsinda ikizami cya Leta.
Ndangije umwaka wa munani natsinze ikizamini, icyo gihe ntibyari byoroshye gutsinda ariko nakomeje kurota za nzozi nkajya mbaza Imana impamvu, kuko nabonaga nta byaha biremereye.

Nagiye kwiga i Kirinda (Mu ishuri ry’ubuforomo), amezi abiri, mbona transfer ngaruka iwacu (EAM) Ecole des assistant medicaux niko ryitwaga, nasanze hari abahungu 180, abakobwa turi 20.

Aho rero twari udukumi tumeze neza, naranzwe n’ubwibone bwo mu rwego rwo hejuru, iyo umuntu yabaga afite icyo twitaga pistolet (ama tailles) ubundi agasokoza le coque yumvaga isi ari iye, uko niko nari meze.

Nagiraga urwango kubi, nagiraga ishyari cyane, gusa nubwo byari bimeze gutyo, nari umuririmbyi, ngakunda no gusoma Bible ndi ahantu bose bandeba, ubundi si ukunyogeza ngo dore umuntu w’Imana! Ibyo bikanshimisha cyane, ariko za nzozi zanga gushira.

Muri icyo kigo haje kuza kwiga umukobwa uvuye i Kigali w’umurokore witwaga MUKARUSANGA Florence. N’ubwa mbere twari twumvise iryo jambo, ahageze naramwanze ku buryo ntari no kumusuhuza, kuko nabonaga atwaye icyubahiro cyanjye, niwe batangiye kujya bavugaho, njye sinashoboraga no kumusuhuza, ariko yaje kujya anyikundishaho birangira angejeje kuri Yesu mu 1992 Imana imumpere umugisha.

Kuko nari narabatijwe ku gahanga nahise mbatizwa mu mazi menshi, mu minsi mike mbatizwa mu Mwuka wera nari nkiri muri Methodiste, Imana ihita imbuza gusuka imisatsi, naho ya matailles yagiye ashira buhoro buhoro sinamenye aho yarengeye, ubundi impa amasezerano harimo iri ngo NZAKWAMBIKA AGASHEMA (agatimba); iri sezerano ryambijije icyuya! (Ndaza kubigarukaho hasi).

Hari isomo Imana yanyigishije nkiri aho muri EAM, ubundi nari umuhanga, ariko nza kwibwira igihe kimwe ndi mu bizamini ngo uwaba mpagaritse amasengesho no kujya muri korali; ubwo nabaga uwa 3, noneho naba uwa 1. Narabikoze, igihembwe kirangiye nsanga nabaye uwa 12 n’amanota make cyane, Imana itwigishe.

Hanyuma genocide yabaye niga mu mwaka wa 4, twebwe twatangiriraga section mu mwaka wa 1, noneho iri kurangira wabonaga ko umutekano ari muke aho twari dutuye bitewe n’uko abantu bicaga abandi bicanyi. Mbona ko abantu bariho bahunga, nabajije Imana, impa amagambo abiri Itangiriro 28.15 "Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu... No muri Yesaya 48.10 "Dore ndagutunganije ariko si nk’ifeza nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa."

Twabiganiriye no mu rugo, tuba turagiye duhungira muri RDC (Icyahoze ari Zaïre), ariko ngambirira nka Daniyeli kutaziyandurisha ibyo muri icyo gihugu twari duhungiyemo. Imana yahise iduha aho kuba ku itorero ryaho (ku rusengero).
Tuba mu nzu y’igorofa (etage), mbona ni byiza, nkumva nko mu kwezi gutaha tuzataha.

Irindi somo Imana yahise inyigisha: habayeho gushaka abakozi bajya gukora igiforomo, barangije A2 naho baba barataye ibyangombwa, abantu benshi barabeshye ko barangije, n’abo twiganye bose babona akazi bahembwa ama dollars menshi, bavuga ko njye nta bwenge ngira, ariko n’ukubera umuhigo nari narahize wo kutaziyanduza. Njye nisabiye stage kugira ngo ntazibagirwa ibyo nize, hanyuma igabanywa ry’bakozi rigeze jyewe Manager arampamagara yari umuzungukazi arambwira ngo yakunze uko nkora arashaka ko mba umukozi w’ibyo bitaro, abwira uwari ushinzwe abakozi ngo kugira ngo bidatera umwuka mubi azajye anzanira umushahara (salaire) wanjye, ndeke kujya njya gutonda umurongo hamwe n’abandi! Imana iteye ubwoba!

Twagiye gusenga muri groupe imwe ntoya, Imana iratubwira ngo bamwe muri mwe ngiye kubatuma kuvuga ubutumwa i Burega.

Numvaga ko njye ndi muto muri bo, ko bitandeba, gusa abo barega ni abantu bagira ikigirwamana baramya, bubaha cyane, ndetse n’abasenga Imana bamwe ndetse benshi baragitinyaga, ni ahantu bakunda abagore mu rwego rwo hejuru ku buryo umugore ateretera umugabo we.

Sinavuze ko twaje kujya mu nkambi,kuko papa yari abonyeyo akazi, aho hantu ubuzima bwari Ukurya, kuryama, gushyingirwa ntawundi mushinga, aho rero nanjye nabazwaga cyane ibyo gushinga urugo, hari benshi bansabaga urukundo bifuza ko twabana ariko numvaga bitandimo, bituma mfatwa nk’umukobwa ubenga cyane, ariko hari n’aho nabazaga Imana mbona uwo musore yubaha Imana, Imana ikampakanira. Kandi koko hari babiri Imana yambujije: ubu bose ntibakiriho, umwe yakijijwe ariko yararwaye SIDA atabizi.

Reka nihute cyane, ibintu byaje kuba bibi mu makambi tuvamo, naje kwisanga ngeze muri ya zone y’Abarega, mpita nibuka ibyo Imana yavuze, ntangira kuvuga ubutumwa pe. Mu minsi mike kubera ibintu by’intambara bihora muri RD Congo, naje gutakara mu ishyamba ndi kumwe na gasaza kanjye gato, gusa aho nahasanze abandi banyarwanda nk’icumi, aho rero insoresore zarahadusanze ziti turashaka abagore ariko cyane cyane uyu (ariwe njyewe) bamwe barabyemeye mba arinjye njyenyine nsigara, nasenze isengesho rivuga ngo: “Yesu we, mbabarira untabare kandi nutantabara, aba bantu bakansambanya, ntabwo nzajya kubyihana, ubwo ni wowe uzajya kubivuga.” Bafashe inkoni barankubita bya bindi by’intangarugero, barambiwe kunkubita, baranshoreye ngo njye gupfa kandi aho bari banjyanye nari mpazi koko kwari ugupfa, ariko nahise nuzura Umwuka wera ndanezerwa ntekereza ukuntu abamalayika baza kunsanganira numva nkunze gupfa pe, baranshoreye ngenda ndirimba, mu kanya ndebye inyuma mbona bari kwiruka basubira inyuma, Yesu aba arantabaye yo gahora ku ngoma!

Ubwo rero natangiye kuzerera mu ishyamba, nza kugera aho abantu baba nyuma y’iminsi ibiri, nta gakweto, nambaye ikanzu n’ijipo, twaryaga ubunyobwa kuko ababyeyi buri gihe badushyiriraga ubunyobwa mu mifuka, tugahekenya n’imyumati (aho hantu biremewe ko ushonje wakura umwumbati mu murima ukawurya).
Dore ngo ndagera ku ga centre abagabo ngo bitomboreye umugore, gusa shenge bagira umutima mwiza kandi beza imyaka mu murima cyane, ubwo rero abagore bose b’aho buri umwe ati urararana n umugabo wanjye, ndumirwa pe, bakancumbikira iminsi 2, nakwanga bakansezerera.

Biranyobera, ariko nkomeza kwegera Imana mu mubabaro uryana nk’igisebe, mbibutse ko nari kumwe gusa na gasaza kanjye gato, cyakora naje kugera ku ga centre kamwe nsanga umugore ari kunda ndamubyaza barishima, mbabwira ko ndi umubikira wa aba protestant barancumbikira.

Naho naje kuhaburira umutekano nza kwinginga umugore umwe ngo anjyane ahandi hantu, duhaguruka 6h00’ bigeze 12h00’, ati reka ngushyire uhakugeza neza, anshyira umugabo we wacukuraga zahabu, twaragenze mu ishyamba rinini cyane nta bantu tunahura, hanyuma ati mpemba (avec precision ko ashaka ko dusambana) nari naniwe cyane mpita mvuga nti Yesu we! Nshatse kwiruka anyuzamo umutego nitura hasi. Twahise twumva abantu baganira baza badusanga, kandi ubwo hari nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’), yahise yiruka n’umwenda yari amaze kwambura yarawutaye, nategereje babantu ndababura sinongera no kubumva, ndumirwa "Uzi kurinda Yesu we!”

Reka nsimbuke ni byinshi ndi kubura ibyo mvuga n’ibyo ndeka, reka mbabwire uko nubatse urugo:

Zaburi 105.19 “Kugeza aho ijambo ry’Uwiteka ryasohoreye, Isezerano rye ryaramugeragezaga.”

Ubwo namaze umwaka ntarongera kubona undi muntu wo mu muryango wanjye, ubwo muri gutekereza uko ubuzima bwari bumeze! Gusa twaje kuzabonana na mama hari umupasteur utujyanye, nsanga we aba ahantu hari iterambere byibura kuko hari hari ibitaro, amashuri, aba missionaries, riko nahageze nararembye, mfite amaraso make (Hg ya 5g/dl) abakora kwa muganga murabyumva ko narinkeneye transfusion (kongererwa amaraso), ariko Uwiteka yanshyizeho igikundiro aho hantu, abantu benshi baho, barankunda cyane banyitaho baramvura ndakira nari nararwariyemo na Malariya, Imana irandinda ntiyanyica.

Ubwo rero aho niho nakomereje ubutumwa, mpimba indirimbo muri swahili, ngasaba umwanya mu materaniro nkaririrmba, nkabona abantu bafashijwe, aho niho nakiriwe muri Pentecote y’aho, hanyuma rero kuko bari bamaze kunyondora akabiri karagarutse, abashaka ko turushinga baba baratangiye, aho hantu rero ntabwo bashyingirwaga mu rusengero, barakwaga bagahita bajya mu rwabo, ngo abagerageje, babasengeraga mu rugo, ariko muribuka (hejuru ntangira ubu buhamya) nababwiye ko Imana yambwiye ko nzambara agashema (agatimba), abanyarwandakazi benshi bari baraho bafashe umwanzuro wo gushaka, mbona abo mu kigero cyanjye ninjye usigaye, nagize ubwoba pe, bari barampimbye "apana" bivuga ngo "oya", (muyandi magambo byasobanuraga) umukobwa ubenga cyane, ngo nzumirwa, bavuga amagambo menshi ngo nshobora kuba ntari muzima, bituma ngira ubwoba pe.

Ndavuga ngo reka mbaze Imana. Ariko bankundaga se ndi uwuhe ko nagendeshaga ibirenge, namesaga nijoro, twabeshwagaho n’uko najyaga guhingira abarega bakampemba 80frw ku munsi, ariko disi ubu mbabwire, nkunda abakozi bo mu rugo no mu murima cyane, kuko iyo nabaga ndi guhinga nkumva bari koza amasahani nahitaga nsaba Imana ngo imbabarire ntibanyime, nkabona barampamagaye ngo nze dusangire, nkishima nkabyina.

Ubwo udufaranga twaje kugwira ncuruza amavuta, mpita ngura kambambiri zacu twese mu rugo, wari umunsi mukuru, ngiye kugura igitenge kirimo bitatu baribeshya bampa imirimo 9, ijwi rimwe rikambwira ngo ni umugisha wawe, irindi ngo uribye, hashize iminsi 2 ndagiterura ngisubizayo, bavuza induru barumirwa nti ntabwo ari jye n’ukubera "Yesu", njye sinari kukigarura.

Nkurikije ubwo buzima navuze n’ubundi ntavuze nanyuzemo numvaga buriya Yesu azampa umugabo w’umurokore ariko w’umukire, ufite imodoka, ibipangu, n’ibindi nk’ibyo (nashakaga ijuru mu isi) kandi rwose ntabwo nashakaga umunyarwanda kuko numvaga ari abakene, nireberaga aba bacuruzi b’abenegihugu ariko tugapfa ko badakijijwe, ariko nkumva nizeye ko nzabona ukijijwe muri bo cyangwa ngo nkamubwiriza kugeza akijijwe.

Gusa naje kwakira ubutumwa bw’abantu banyuranye bambwira ko babonye nashyingiwe, nkabacecekesha kuko natinyaga ko bambwira umunyarwanda uri mu buhungiro kandi ari abakene, naje kujya mu masengesho haje umushyitsi, ninjye munyarwanda wari urimo njyenyine hanyuma uwo mushyitsi aransigarana, ati ufite icyifuzo cyo gushaka, nti “Yego, ariko atari ubu.” Ati iby’igihe simbizi ariko Imana imbwiye ko uzashaka umunyarwanda, ndetse avuka hafi ya RD Congo ariko ni umunyarwanda muzatura mu gihugu cyanyu, muzajya muza Congo mutembereye gusa, natashye narembye, ariko nti ubwo ari Imana ibivuze ni byiza.

Reka mbabwire ukuntu umugabo wanjye yateretewe n ’Imana:

Ubwo yaje kudusanga ku itorero twasengeragaho, cyakora ari umurokore pe, ariko yari umukene, bahita banamugira umudiyakoni, ariko akagira imico myiza pe, twibera aho nk’igihe cy’umwaka, agukunda kuza kudusura mu rugo akadusengera cyane, nkabona umubyeyi wanjye (mama) aramwishimiye bidasanzwe kurusha abantu bose bandambagije (kandi nari narasabye Imana ko izamfasha nkabona umugabo ababyeyi bishimira) umunsi 1; numva mama arivugishije ngo "ari njye ufata umwanzuro uyu musore namushyingira umukobwa wanjye" twahise dushwana na mama kuko rwose ntabwo numvaga mukunze urukundo rwo kubana nawe, ahubwo byahise bituma numva nurwo nari mufitiye rushira! Twahura nkumva simwishimiye, ariko nikomereza gusenga.

Imana yaje kuzansura mu nzozi inshuro 2 sinazirondora ariko zanyerekaga ko ariwe tuzabana, mbwira Imana nti ko ntamukunda na gato, niba ari wowe ubishaka koko unshyiremo urukundo rwo kumukunda kuko ari wowe uzi ibyiza bidukwiriye, kandi ubwo umusore yari ataransab urukundo!

Urukundo rwaje nk’umuriro, noneho yansuhuza nkumva ntamurekura, nyuma yaje kumpamagara ati: "ndagukunda kandi nifuza ko tuzabana!" Munyumvire n’ukuri uko abarokore batereta nta cheri, nta shushu, ariko yatinze kurangiza kuvuga ngo musubize nti: “Yego, ariko ureke tuzashyingirirwe mu Rwanda, intama y ’Imana ati nta kibazo.”

Kuko navugaga ko ibihe ari bibi, n’izindi mpamvu nyinshi, hashize iminsi 2, nari ndyamye, numva ijwi rirampagara mu nzozi ngo “Yewe conso! Uhora yitegereza umuyaga ntabiba!" Iri jambo riri mu gitabo cy’Umubwiriza 11.4. Narabyutse n’igihunga cyinshi, nshaka umpamagaye ndamubura, bwakeye njya gushaka umusore mubwira ko nemeye araseka aratembagara. Haleluya!

Mu nzozi Uwiteka yarambwiye ngo nkore liste y’ibyo nkeneye, ndayikora mbwira Imana ngo nonese ko wansezeranije kwambara agashema (agatimba), hano turi ntabwo bajya bashyingirwa ntadushema (udutimba) nti ariko ubwo ariko ubyemeye nzambara igitenge, icyifuzo twakijyanye ku bayobozi b’itorero twasengeragamo, maze dusanga Regional yabasuye we yari azi ibyo mu mugi byabaye umunezero ati bana bacu tuzabashyigikira kandi mbemereye ko nzagaruka kubashyingira ,mu by’ukuri yavaga kure cyane ariko yemeye ko azigora akagaruka.

Twarabinogeje n’imiryango, mu by’ukuri wari umuryango twiremeye, usibye mama na dusaza twanjye 2 duto ntawundi nari mfite ariko abana b’Imana ni beza, noneho we (fiancé wanjye) habe n’umwe wo mu muryango we, ubwo baraturanze bihinduka nk’ubukwe, bati Imana ishimwe tugiye kubona uko abantu bashyingirwa. Dimanche (icyumweru) ikurikira sinagiye gusenga nagiye kurangura amavuta ahantu kure ariko noneho nari boss nambaye kambambiri, ubwo ku rusengero bashyiraho ituro ryo gushyigikira ubukwe! Mana we, ibintu byose nari nashyize kuri ya liste nasanze babigejeje mu rugo ntangarira Imana cyane!

Hanyuma njya gutumira umu Pasteur umwe wo mu rindi dini wakoranaga n’aba missionaries, ati ese nibwo bukwe buri gutangazwa numvise, ati uziko mfite hano agashema (agatimba) n’ibindi bijyanye nako aba missionaires bazanye bagira ngo bigishe abantu gushyingirwa mu itorero ariko tukabura uwabisaba! Nimumfashe tuyihe icyubahiro Imana, iratangaje!

Ubwo rero nahise numva mpinze umushyitsi, nsesa urumeza, ayoberwa ibibaye ariko mubwira uburyo Imana yabimbwiye. Arishima arantwerera byiza cyane, abantu baradutwerereye, amafranga, ibiryo, ndumirwa.

Dore umunsi w ubukwe rero:

Aba Pasteurs hafi ya bose bo mu ntara, abakozi b’ibitaro, abanyarwanda bari hafi na kure bose baraje (kuko Yesu yari yatubwiye ati ubu bukwe nabuteguye kera mutaravuka nzabwikorera)

Nambaye agashema (agatimba) nk’abandi bageni bose, n’abangaragiye bose bambaye ibikwiriye, twinjiye mu rusengero itorero ryose ryagezemo, mbakubise amaso mpita nuzura Umwuka wera, nibuka ko ndi umugeni ndiyumanganya, usibye abo navuze hejuru hari harimo n’abasirikari n’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta.

Hanyuma nk’uko nababwiye Regional niwe waje kudushyingira ati ibi ntitwabyihererana turinginga uyu mukwe n’umugeni, ko batwemerera tukajya gutambagira mu mugi kuri centre, ngo byibura abandi bakobwa bacu bagire ishyari ryiza

Tukiri mu rusengero, habayeho ituro ryo gushyigikira urugo rushya, baratuye! Cyane cyane ibikoresho kandi batura babyina, umurongo uba muremure, abanyesoko bava mu isoko bazanye kubyo bacuruza: amabase, indobo, imyenda,.... baraturaaaaa "kubera Imana".

Tubanza reception (kwiyakira) cyakora nta fanta zabagayo twakoresheje twa tuntu bita supadipe (agafu kaba mu dushashi) dushyira mu mabido, ibyo kurya byo byari byose usibye ifiriti kuko nta mavuta y’ubuto abayo.

Turangije rero twagiye mu mutambagiro "Nzajya mwirahira nzajya mwirahira, Yesu we, nzajya mwirahira.”

Wari kugira ngo ni President wa republic uri gutambagira, hari abantu batumenyeho umuceri nk’agafuka ka 10kg, batwereka ko batwishimiye. Igihe nari nsamye inda y’umwana wa mbere za ntambara zarakomeje, duhungira ahandi hantu kure cyane, hataba ibitaro, igihe cyo kubyara kigera turi aho, reba nyine inda ya mbere nta kujya ku gipimo niba umwana atambamye cyangwa yicaye simbizi, ariko twinginze Imana ngo itube hafi, nagiye kubona mbona umubyazakazi wakoraga mu bitaro by’aho nashyingiriwe ageze aho ngo aje kwaka laissez-passer (urwandiko rw’inzira), barayimwima arara aho, bukeye inda iramfata bahita bajya kumubaza niba yadufasha ati rwose n’ibikoresho byose ndabifite tubitogotesha ku ziko arambyaza, bukeye baramuhamagara ngo naze afate laissez –passer, Yesu arantangaza!
Twaje kwimukira ahandi hantu, ku itorero ariko ubwo Imana yari imaze kutubwira ko igihe cyo gutaha mu Rwanda kigereje.

Aho handi naho hari ku itorero, Imana iti nimube mugumye aha, mukore umurimo wanjye, mukore n’iyanyu, tuti sawa buriya tuzamara ukwezi kumwe, ariko twahamaze imyaka 3.

Igihe cyarageze, ndibwira mu mutima nti kandi wabona tubaye nk’Abisirayeri, abana bacu akaba aribo bazataha mu Rwanda, ndahinga, ntabwo bakoresha isuka, tureza sinongeye kujya gukorera abandi mu mirima kuva nashyingirwa, niyemeje kwibera gature ndavuga ngo muze twiyakire aho gukomeza gutekereza gutaha,

Ariko Imana kudutumaho ngo iraje kudutora, twatashye dutahanye n’abakozi b’Imana bari baje kuvuga ubutumwa bavuye i Bukavu, twagenze n’amaguru hafi icyumweru cyose kugira ngo tugere i Bukavu, baratwakira baduherekeza kuri UNHCR, mu by’ukuri murumva ko twamazeyo imyaka 10.

Ubwo tugeze mu gihugu, papa yari yaritabye Imana, hanyuma nasanze abo twiganye barageze iyo bigwa mpita numva intege ziracitse ariko nkiri iyo Imana yambwiraga ko nziga, mbonye ndi inyuma cyane niYemeza kuzibera umuhinzi.

Hari mu kwezi kwa karindwi 2003, mu kwa 9 amashuri agiye gutangira abantu bati uba usabye ishuri aho wigaga ariko umuyobozi uhari nta muntu w’ino ajya yakira, twiyambaje n’umuzungukazi wari inshuti yo mu rugo ati kereka mbasabiye iyindi section (ishami) kuko hariya ho Directeur ntashobotse, haje kuza umu Pasteur arambwira ngo hogi nguherekeze tujye gusaba uriya mugabo ishuri ,twagezeyo baranyinjiza jyenyine Pasteur asigara hanze namaranye na Directeur nk’isaha anganiriza, angirira impuhwe, byarangiye ampaye ishuri ariko abantu babyemeye ari uko ntangiye kwiga.

Nize imyaka 2, mba ndarangije, nabyaye umwana wa kabiri ndi mu bizamini, ariko mu gihe twari dutegereje resultants, habayeho Appel d’offre, ku bitaro by’i Kibogora, maze Imana impa gutsinda ikizamini cy’akazi mbona akazi mu buryo bw’igitangaza!

Ubutaha tuzabagezaho igihe cya 2
"ISHIMWE RY’UKUNTU IMANA YAMPAYE AKAZI" Ntimuzacikwe!!!!

Haleluya! Mbere y’uko mbagezaho ubuhamya bwanjye, reka mbanze mbabwire iri jambo: “Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’intoki zawe. Nkuramburira amaboko, umutima wanjye ukugirira inyota, nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa.” (Zaburi 143.5-6)

Ngiye kubaha ubu buhamya, aho ndi bubabwire ubuzima bukomeye naciyemo, ndetse ndaza no kugaruka ku mirimo itangaje Uwiteka yakoze.

Nitwa: TWAGIRAYEZU Jean Marie Vianney (Coach). Mfite imyaka 30. Umufasha wanjye yitwa NIYONZIZA Joyeuse.

Mfite abana 2 b’abakobwa b’impanga aribo:
1. URIHO Elohi Perla
2. UBUNTU Elam Paula

Nkorera muri Rutsiro Tea Factory nka Teamaker and quality control officer.

UKO NAVUTSE:

Navukiye mu byahoze ari segiteri ya Mata, komine Rwamiko, perefegitura ya Gikongoro. Ubu ni mu murenge wa Mata, akarere ka Nyaruguru, intara y’amajyepfo.

Mvuka mu muryango w’abana 2, umuhungu n’umukobwa. Nabayeho mu bazima butoroshye ariko icyo nize mu buzima ari nacyo nifuza kuza kugarukaho cyane ni iki: ibitubaho byose n’iyo byatubabaza gute? Imana iba ibizi kandi niyo izi n’uburyo bwiza bwo kudukiza none rero byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza.

Navutse le9-12-1985, nk’uko rero bimenyerewe mu muco iyo umwana avutse inshuti n’abavandimwe, bishimira kwakira uwo muziranenge n’impundu nyinshi, hari rero abatakirizwa impundu bakakirizwa induru, muri abo niho nanjye mbarizwa, abo ni abavuka batagira ba se maze bakitwa IBINYENDARO, mama wanjye yajyanywe i Burundi no gushaka imibereho maze umugabo w’umukire w’aho aba amuteye inda kandi yifitiye undi mugore mukuru ndetse n’abandi bana. Ubwo rero, atangira kumufasha gake gake, ifaranga riraza mama aracuruza, navutse ahagaze neza ku ifaranga. Maze yumvikana na data babigira ibanga kuko yari umuyobozi ukomeye mu gisirakari afite ipeti rya Cornel, kubyarana rero n’incakarafu bikamenyakana byari ipfunwe kuri we maze mama ibanga ararimira rimenywa na murumuna we umwe na mushiki we bonyine.

Njya kuvuka rero, mama yambyariye mu Rwanda kuko nyogokuru yari akiriho kugira ngo amwiteho maze nyuma y’amezi make ansubirana i Bujumbura kuko yari yarafunze akabari ngezeyo ndarwara bimwe byo gupfa abaganga babura indwara baza kwemeza ko ari ikirere cy’aho cyananiye (climate), maze mama yumvikana na data ko nagaruka i Rwanda ng’uko uko nahakuriye. Ubuzima bwa mbere ya 1994 bwari bwiza kuko mama yari afite ifaranga. Imana yandokoye amakuba yagwiririye u Rwanda mu buryo bw’igitangaza kuko twe twahunze genocide iri gututumba nkimara kwinjira mu Burundi, genocide itangira ubwo. Twaje kugaruka nyuma mu Rwanda duhungutse nyuma ya genocide. Twagarutse atwite inda ya mushiki waje kuvuka muri Gicurasi 1995.

Kuva twakwinjira mu Rwanda, mama yahise atangira kurwara kandi afite n’akana gato gashiki kanjye arwara umutima agahora yivuza maze turakena weeeeee!

Murabyumva, nta n’akazi uko biba bimeze byaje guhumira ku mirari ubwo marume wari umusirikare yasezererwaga akaza atugana tubana mu nzu nyuma y’iminsi mike atangira kujya asinda agahondagura mama kugeza ubwo amukuye amenyo aranamumugaza yamurega ngo arebe ko yajya kwibana akamugura maze bakavuga ko aba yitatsa, ubwo kandi yahise amwambura n;isambu. Nyuma yo kumugara rero, abona ko ashobora no kuzapfa kandi ntawe ubyitayeho, turamuhunga, tugenda tutazi iyo tujya. Nari ngeze mu mwaka wa gatandatu primaire, njye nsigara mba i Huye, hanyuma abandi bajya mu nshuti i Kigali, nyuma, rero, Imana yaradutabaye uwo musinzi aragenda, tugaruka mu rugo. Amashuri yisumbuye nayize muri Groupe scolaire officiel de Butare kuva 2001-2007 muri iyo myaka nari umwana w’umukene wiyakiriye navaga iwacu muri Nyaruguru n’amaguru nkagera i Huye ku munsi w’itangira. Amafaranga 1,000Rwf yabaga ampagije mu kugura ibikoresho by’ishuri, canteen yo mu kigo yo nayijyagamo gake cyane, kuko iyo najyagayo nka kabiri mu mwaka nabaga ntako ntagize. Icyakora ngeze mu wa kane nakoraga akazi k’ubuyede (aide-maçon) nkigurira agakweto n’ibindi nifuza. Gusa n’ubwo byari bimeze bityo data yari akiriho, afite n’amafaranga ariko ubukene twari dufite ntibwari gutuma tubona na ticket yo kugera aho ari. We yari azi ko twe tutakiri mu isi y’abazima, ubwo rero nihanganye niga secondaire ngo ndangize mpite nkira weee! Maze sijye warose ndangiza kwiga amashuri yisumbuye ubwo, dushakisha ibyangombwa na ticket yo kugenda gusa, twiringiye ko data azaduha itugarura. Maze dusanga arakora muri company y’ubwishingizi ikomeye yitwa BUCOR, maze atwakirana urugwiro koko. Ku mutima nti umunsi ni uyu mama shenge. Icyo hari muri December 2007.

Mu gihe, nkiri kubyinira ku rukoma nsezera iminsi mibi, mama aba atangiye ibyo ku mubwira ati rero mwana wanjye ndabona ndimo ngenda nsigaye ndwara cyane none bimwe byari ibanga ndumva byahagarara maze umugabo ahinduka ndeba, aba yibutse ko abari bazi iby’iryo banga bapfuye bose maze arabigarama turumirwa nibaza niba umuntu yabyara umwana ari uwe akagira imyaka 8 amwemera anamurera we ubwe yaramweretse umuryango we wa bugufi, ndumirwa, nyoberwa niba imyaka ihindura amaraso, ubwo rero twari twaturutse mu Rwanda dufite tickets z’urugendo rumwe nayo twayagujije tuzi ko duhita twishyura, kugaruka rero biba ikibazo. Turamwinginga ngo aduhe ticket yo kugaruka ati ejo muzaze nyibahe, nk’ejo tugezeyo ati ejo, buracya tujyayo ati ntayo nzabaha sinigeze mbatumaho. Kugira ngo tuzabashe kuva i Burundi tugaruke mu Rwanda byaratugoye, nyuma nibwo bamwe mu banyarwanda babagayo baduteranirije amafaranga, tubasha kubona ticket itugarura. Ngayo ng’uko bimwe mu bihe byambaje cyane!

IMIKURIRE:

Nakuriye kwa nyogokuru nezerewe cyane kubera amafaranga mama yari afite ninjye mwana wambaraga neza muri komini yose, nari mfite inkweto zitabarika nziza, natangiye ishuri ntazi ko bitemewe kutigana inkweto maze nteza akavuyo abana bari kuzigera. Muti wamenye ute se ko ari wowe wambaraga neza muri komini? Nabimenyeraga mu misa kuko abakire n’abana babo babaga bandangariye bikomeye kuko imyenda nambaraga nta wundi wayigiraga. Ubwo rero disi, sinari nzi ko bizahinduka!

Mbere ya genocide yo muri 1994 byari byiza cyane ni kenshi nakoraga ingendo zijya Bujumbura nkagaruka, nyuma ya 1994 nk’abandi banyarwanda bose mama yavuye i Burundi bya burundu maze imibereho mibi itangira ubwo durakena, nta n’isambu tugira, imibereho irahinduka bikomeye nsigara nta kenda ngira, inkweto zo sinazitekerezaga nakundaga kwibaza nti ubu iyo umuntu yambaye urukweto aba ameze ate?

Amateka y’ubuzima busanzwe munyemerere anyinjize mu kindi gice cy’AGAKIZA N’UMUMARO WAKO MU BUZIMA BUSANZWE.

ICYO KWAKIRA YESU BYAMFASHIJE MU BUZIMA BWANJYE:

Navukiye mu muryango w’abagatolika kandi nanjye nari we. Mama yari yarasomye amateka ya padiri Jean Marie Vianney arayakunda asezeranira Imana ko nabyara umuhungu azitwa atyo akazaba padiri, rero nakuze nzi ko nzaba padiri niga mu mwaka wa mbere primaire nibwo natangiye gusoma Bibiliya niyigishije ibihekane byose kubera kuyikunda narayisomaga bigahita biza. Nakuze nanga abarokore cyane, nakundaga inzoga cyane kuko umuryango wacu harimo abasinzi benshi, ngeze mu mwaka wa 2 primaire ubwo nari ndi mu nzira ngiye mfite igicuma ngiye kugura inzoga bantumye nibwo ijwi ryo mu mutima ryampase kureka inzoga rindusha imbaraga niyemeza kuzireka. Ngeze mu mwaka wa 3 primaire nagiye mu giterane cy’abarokore (ADEPR) mpita mfatwa. Numvaga ijambo ry’Imana nkaryumva nk’umuntu mukuru kandi ndi umwana. Nashaka kwigira umubatizo bakanyangira kuko nari nkiri muto mfite n’igara rito cyane. Nageze mu mwaka wa 4 primaire, babonye ko mbarembeje barandeka niga umubatizo nari mfite imyaka 13. Nabatijwe le1/8/1999. Mbonera inyungu nyinshi mu murimo w’Imana.

Igitangaje cyane ni uko nubwo mu rugo twari dukennye tutagira n’umurima Imana yaradutangaga mu buryo butangaje ku buryo iwacu mu cyaro byari bizwi ko ari twe turya neza kurenza abantu bose kandi byari ukuri, Imana yaradutangaga kandi neza rwose, nta nzara twigeze kumenya. Twari dufite inzu yakubiswe n’umutingito kandi nta bushobozi bwo kuyisana dufite, twarazengurutse imishinga myinshi dushaka abadufasha ngo isanwe bakatwemerera ariko ntibabikore. Umunsi umwe ndi gusenga, Imana imbwira ko izangirira neza mpita manuka umusozi nizeye ko inzu igiye guhita isanwa, hashize iminsi mike hahita haza umushinga utunguranye w’abazungu uje kubaka amashuri yisumbuye maze mu buryo batazi, umukozi wabo umwe yifuza kudusanira inzu, ba boss ntibabyanga bahita baza basenya inzu batuzamurira inzu nziza nshyashya, abahatuye barumirwa, Maze kuko Imana iyo itanze umugisha irawagura, umuyobozi w’intara araza ayiheraho asabira n’abandi maze umuzungu akora umushinga wo kubaka amazu yose, uremerwa abazungu benshi barawushygikira maze amazu menshu ubu ni umudugudu wa Nyamyumba, ni umudugudu mwiza cyane bikomeye! Icyo gihe nigaga mu mwaka wa 4 secondaire. Nk’uko nabivuze nabayeho mu buzima bwo gukena ariko Imana yari yarampaye umutima wo kunyurwa no kwakira ibyo mpuye nabyo byose.

Ngeze mu mwaka wa 6 secondaire; Imana yanzaniye abanyakenya ngo bamfashe ari Umwuka w’Imana ubazanye kuko mu biruhuko narigaga sinakoraga ka kazi, abo banyakenya rero bamfashije mu buryo butandukanye: kumpa ibikoresho byose nkenera bakanansura ku ishuri mbese bakanyitaho mu buryo bwuzuye.

Maze kurangiza amashuri yisumbuye nkajya kureba data bikanga nagarutse mu Rwanda, ubuzima burakomeza, nyuma y’amezi 2, ubwo nari ndi gutembera ku mugoroba mba mpuye n’umukobwa w’umuzungukazi waje muri wa mushinga navuze haruguru anganiriza nk’iminota 10, ubundi Umwuka w’Imana aramusanga ngo abona ndi umuntu udasanzwe, aho muhace akarongo.

Ahita ahamagara iwabo kuko yari yaraje kwirebera u Rwanda, arababwira ati mbonye umuntu udasanzwe bibaza icyo bakorera umuntu udasanzwe basanga ni ukumufasha, ubwo ntangira guhembwa ntakora namwe mumbwire 100,000Rwf bya buri kwezi.
Icyatumye amfasha agafasha n’abandi benshi ni uko yumvise ko data yadutereranye hari igihe rero ibibazo by’uyu munsi bizana ibisubizo bya kera ndetse bigafasha benshi
Nyuma y’igihe gito batangiye kumfasha, umuyobozi w’uyu mushinga w’umuzungu yaramapamageje turaganira ngo amenye amateka yanjye tuganiriye tugera ku ngingo ivuga ko data yatwihakanye maze agahinda karamwica cyane ahita ambwira ko nawe ariko byamugendekeye ngo sinsanzwe. Ahita ankunda bikabije arambwira ati nzagufasha cyane ako kanya dutangira umushinga wo gufasha abanyeshuri biga kaminuza nize kaminuza mpabwa 50,000Rwf zihoraho ndetse nzana n’abandi benshi cyane gusa ampa amabwirizwa yo gufasha abaturuka mu ako gace k’iwacu, narabazanaga rero bagafata ku mafaranga y’inkunga, byari umuryango (association) munini hari n’abandi batabashije kubona scholarship maze bagahabwa ayo mafaranga bakabasha kwiga, ndi muri KIST (ubu ni UR-CAVM) ninjye wafataga ayo mafaranga kuko yabaga ari menshi bitewe n’umubare munini. Nayateranyaga na scholarship ngafasha umuryango wanjye cyane cyane mama wanjye wari urwaye. Uwo muzungu yaramfashije cyane kuko hari amafaranga menshi yagiye ampa mu bihe bitandukanye ntamenya umubare atari ariya yagenwe ya buri kwezi. Ariko burya koko abana b’Imana ntibasanzwe. Umunsi umwe ndi mu iteraniro haje umushyitsi twari twatumiye, uwo mushyitsi ampanurira avuga ko ngiye kubona akazi nitwa “Chef” sinabitindaho kuko iyo title sinajyaga mpfa kuyumva. Navuye muri KIST (UR-CAVM), mukwa 9 kwa 2012, mpita mbona akazi mu kwa cumi ntawakansabiye kuko nta muntu ukomeye tuziranye, nkora amezi 3 y’igeragezwa ndi assitant teamaker, nyuma y’ayo mezi, isezerano rihita risohora nitwa CHIEF TEA MAKER. Ubundi ntibijya bishoboka mu nganda z’icyayi ko umuntu mushya abona uwo mwanya ariko ku Mana ho birashoboka. Nahise mpura n’intambara zikomeye ubwo nyuma y’amezi 3 bantwaraga wa mwanya wa Chef ahubwo mpagararira aba assistants, ariko nyuma y’igihe birarangira ndongera nsubizwa uwo mwanya mwiza Imana yari yaransezeranije. Undi munsi umuntu twakoranaga arangambanira bikavugwa ko yagurishije umwanya wanjye kuko yari yazamuwe mu ntera (yahawe promotion) maze araza ambwira amagambo mabi bukeye uwari wamuzamuye ahita ategekwa kumwirukana mu buryo butunguranye. Imana yarandwaniriye cyane. Nanone icyo ntabura kubabwira nuko mu buzima bwanjye nababaye birenze urugero umunsi mama yitabye Imana hari le8-4-2011 nigaga muri KIST (UR-CAVM) mu mwaka wa 3.

GUSHAKA UMUFASHA:

Jye rero n’ubwo najyaga ntoza abasore babaga bagiye kurambagiza (mu yandi magambo banyitaga “coach”); hari ikintu nari narayobyeho, numvaga ko ubwo dufite ubwenge buhagije kubukoresha ukikundira nawe yagukunda mugasenga ubundi nyine gahunda igakomeza.

Nabikoze gutyo nyine, ariko nakundana n’umukobwa hashira igihe akanyanga nta kintu kibi namukoreye, nakundanye n’abakobwa 3 bose, bigenda gutyo, icyakora ndi kurangiza muri KIST (ubu ni UR-CAVM) nibwo nafashe umwanya ndasenga cyane nyuma yo gusenga nibwo natembereye mpura n’umukobwa w’uburanga bwinshi, ufite amaso meza kandi uteye neza cyane, tuganiriye nsanga n’umwana mwiza no ku mutima ari uko, naratashye ngeze aho twabanaga n’abandi basore (Ghetto) ndababwira nti uyu mukobwa agomba kuba umufasha wanjye tu, narongeye ndasenga cyane mwereka Imana ngo ibimfashemo niba biyiturutseho.

Sinari naraterese abakobwa benshi ariko nari mfite ubumenyi kuri iyi ngingo ku buryo ubwo bumenyi bwamfashaga gufasha benshi nitwaga “COACH” (nabivuze hejuru). Ari uwo nigeze guherekeza yagiye muri iyo gahunda, si nawe gusa hari n’abandi benshi nagiye mbifashamo kandi uyu munsi barubatse ingo nziza. Umusore ugira ubwoba iyo tubiganiriyeho hari uwo yumva akunda mugira inama nk’umurokore agatangiza umushinga kandi bigacamo neza kubera Imana.

Jye rero sinatinyaga inkumi. Ni byinshi sinabivamo, gusa, muri twe dufite ubutunzi bukomeye abantu batazi, Iyo tubumenya twakora ibikomeye. Uwo mukobwa twakomeje kujya tuvugana kuri telephone, umunsi umwe musaba ko twazahura aranyemerera turahura turibwirana. Nyuma y’amezi abiri namusabye ko yambera umukunzi tugatangira umushinga w’urugo antera utwatsi sinacika intege Nakoresheje imbaraga nyinshi ndamwinginga nyuma y’icyumweru kimwe gusa anyemerera ko aza mu kigo aho nigaga. Ubwo yahazaga, yasanze namwiteguye cyane; nari mfite guitar ntaranamenya kuyicuranga neza, numvikana n’inshuti yanjye iyimbikira ahantu, ndetse muha n’igikapu kirimo Fanta. Uwo mukobwa yaraje, mujyana ahantu mu igorofa (etage) inyuma aho twajyaga dukunda gusubiriramo amasomo (etudes). Mbwira mugenzi wanjye ampa ya guitar ndayimucurangira mu buswa bwinshi, twinywera fanta, ndamwinginga kuko nari narabisengeye cyane anyemerera urukundo dutangira gukundana gutyo. Birangiye, ndamuherekeza mugeza kuri taxi zijya iwabo, nyuma nanjye ndataha, nsubira aho twabaga. Mbabwije ukuri, sinamenye uko nahageze nashidutse mbona nageze ku ishuri (Ubanza nari meze nk’uri kurota).

Twakundanye imyaka 2 dukora ubukwe. Ubu tubanye neza cyane! Nta ntambara nahuye nazo kuko yari akijijwe neza n’iwabo bakijijwe gusa yigaga muri ULK, yakundwaga n’abasore biyubashye najyaga kumusura nkahasanga abasore baparitse nanjye nategesheje 200Rwf ya taxi, hari abantu bagerageje kumubwira ngo nabivemo ngo kuko nari umukene ariko ababyeyi bo Imana ibibabwira kare bari banyishimiye cyane!

Dore igitangaza Imana yankoreye njya gukora ubukwe:

Reka nsoreze kuri iki, nagiye gukora ubukwe narabitse 1,500,000Rwf. Nashakaga guzaheraho, maze umuntu arayampombya nsigaje ukwezi n’igice ngo nkore ubukwe, ubutumire (invitations) bwari bwarasohotse mbura icyo nkora ngo mbwimure maze ndasenga Imana irongera iranezeza; ubwo yagendaga ikabuza abazungu amahoro ngo wa muntu udasanzwe agiye gukora ubukwe maze baraza bagera ku icyenda harimo n’abenshi batari barigeze bakandagira muri Afurika, maze bampa ku madorari ndetse n’inshuti zanjye n’abandi barantwerera arenga kure ayo nari nahombejwe. Ibi ariko byo ntibyanshimishije gusa byaranyigishije binyibutsa ko abo turibo tudakorwaho nubwo twicisha bugufi. Turashima Imana, gahunda y’ubukwe yabaye ku itariki yari iteganijweho le 12/7/2014.

Maze gukora ubukwe, twahuye n’ibibazo bikomeye by’abarozi, kugeza ubwo mpagarara gutya nkumva ikintu kitaboneka kiraje kinkubita mu ijosi, dutererezwa amahembe, itsinda ry’abarozi bishyira hamwe ngo baduhitane nyamara bose barananirwa. Iyo bambonaga barahungaga, Imana impa imbaraga zidasanzwe maze umbonye wo muri bo, agahita areka icyo yari agiye gukora, uje guhaha agahita ataha, abandi banyoherereza ibintu bisakuza mu majwi ateye ubwoba tugasenga bigasubirayo.

Uyu munsi rero, dufite abana 2 b’impanga, aribo: URIHO Elohi Perla na UBUNTU Elam Paula. Turacyakundana bikomeye, turabishimira Imana. Mushiki wanjye muto aracyariho, ubu turabana iwanjye, umugore wanjye amubereye nyina ndetse akamubera na muramukazi we.

Uyu munsi rero, narimutse mu kazi (nk’uko nabivuze hejuru), singikorera aho nakoreraga, mbere nari muri Mata Tea Company Ltd ubu ndi Rutsiro Tea Factory, nkora akazi kamwe ubu nta bibazo mfite nk’ibya mbere, ndatuje meze neza nubwo intambara zitabura ariko Uwiteka adukiza muri byose.

Reka nsoreze kuri iri jambo rigira riti: “Kuko Umwami Imana izantabara nicyo gituma ntamwara, ni cyo itumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi y’uko ntazakorwa n’isoni.” (Yesaya 50.7)

Murakoze, Imana ibahe umugisha!

TWAGIRAYEZU Jean Marie Vianney (Coach)

Uwo tuvuga hano ni Dogiteri Rebecca Brown, umunyamerikakazi, Imana yatoranyije gukoresha, kubohora ababoshywe na Satani, muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika (USA), uvuga ukuntu yagiye asimbuka imitego myinshi yatezwe n’abakozi ba Satani, batumwe na shebuja amuhora umurimo ukomeye yari amaze gukora abohora benshi ingoyi satani yari yarabashyizeho.

Mu gitabo Rebecca Brown yanditse cyitwa “ Il est venu liberer les captives”, twasobanura: “ Yaje kubohora ababoshywe”; Rebecca atubwira imwe muri iyo mitego yasimbutse.

Igihe kimwe Rebecca agikora umurimo w’ubuganga, aho bajyaga basangirira ibyo kurya n’abandi bahuje umurimo, umuforomokazi yaje kwegera Rebecca niko kumubwira ati:” Nsengera Iyo Mana yawe, kuko ari Imana ikomeye.”, Rebecca avuga ko yamubajije impamvu y’icyo cyifuzo, undi niko kumubwira ati:” Twagerageje kukuroga kenshi, ariko twabonye ntacyo ubaye, none njye ndifuza kumenya Iyo Mana usenga”, Hano ndagira ngo mbabwire ko muri Ibyo bitaro Rebecca yakoreragamo, harimo abaganga benshi, basengeraga mw’idini rya Satani, bakaba baragiye bahangana kenshi na Rebecca.Uriya muforomokazi rero yari umwe muri bo.

Si icyo gihe gusa ariko Rebecca yakijijwe n’Imana imigambi mibi y’abanzi.
Undi munsi na none, hari ubwo Rebecca yari atashye ananiwe, agenda agiye gufungura T.V ye ngo abe yiyumvira indirimbo zo kuramya Imana. Akijya gukora kuri T.V, ijwi ngo rihita rimubwira ngo Stop!, Rebecca yibaza ibyo aribyo, nibwo Mwuka yahitaga amubwira kureba inyuma kuri TV aho yasanze bari bateze akabombe, kuburyo iyo akoraho, ake kari karangiye.

Mu bitabo bya Rebecca Brown hagaragaramo uburinzi bukomeye Imana yagiye ishyira ku bantu, uko tuzabona umwanya tuzajya tubibabwira. Ngira ngo muribuka uburyo Abo bakozi ba Satani bateye urugo rw’abakristo aho muri USA, rukaza gutabarwa n’abamalayika b’Uwiteka.

Ibi Bitwereka iki?

Njye bimpamiriza ko rya Jambo ryo mu Baheburayo rivuga ko Yesu uko yari ari ariko ari kandi ariko azahoraho, ari ir’ukuri.

Binyereka ko Ijambo rivugwa kw’iherezo ry’Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Mariko, ko Ibimenyetso bizagendana n’abizera, harimo ko bazavuga mu ndimi nyinshi, barya ku biroze ntibigire icyo bibatwara, ko ari impamo.

Binyibutsa kandi inkuru ya Paulo igihe inzoka y’impiri yamurumaga, ababirebaga bagategereza ko apfa, ariko babonye ntacyo abaye, bavuga ko ari Imana. Imana yacu rero iriho ntaho yagiye, Yesu ariho ntabwo agipfa.

Imana Irahambaye.

MITALI Adolphe.

Nk’uko dusanzwe tubigenza mu rwego rwo kubagezaho ibibafasha, tugiye kubagezaho ubuhamya bw’umuvandimwe witwa Kyaitre Bruce Abraham. Ubuhamya bwe bugizwe n’ibice bitandukanye tuzabagezaho. Iki gice cya mbere kigizwe n’amavu n’amavuko ye, ndetse n’uko Imana yahagaze ku buzima bwe ikamurinda guhitanwa n’impfu zitandukanye, Tukwifurije gufashwa no gukomeza kugubwa neza,..

Nitwa Kayitare Bruce Abrahama, ndashima Imana yamenye kera ikandinda kugeza ubu, nkaba numva nshishikajwe no kuyivuga ibigwi nshingiye ku byo nzi neza yankoreye. Imana Ishimwe cyane! Halleluyaaaa!!!! Ameeena!!!

Iyo umuntu ari umwana atekereza byinshi. Bimwe bijyana n’ibyo akuriramo (environment), ibindi arabivukana (heredity) ibindi abikura mu burere ahabwa (informal and formal education). Njye mu bwana bwanjye nasanze mu rugo haba inkoni cyane, bituma ntozwa kutarizwa n’ubusa cyangwa kwirakaza, kuko ntibyari byemewe naho naba nahuye n’ikintu kimbabaza nasabwaga kureba neza no kwishima.


Hari igihe inzira itagaragaraga ntazi ikizakurikira ubuzima bw’imibabaro

Nyuma yo kuvuka (maze imyaka ibiri), ababyeyi banjye bahise batandukana, mama yahukanana umwana w’umukobwa w’uruhinja wankurikiraga akaza no guhita apfa kubera indwara yo mu nda. Njye ariko nasigaranye na papa gusa kuko yankundaga cyane. Nyuma yaje kurongora undi mugore ariko ntibyabaye byiza kuko nta wundi mwana babyaye. Kubera agahinda kavanze no kudakizwa, yazaga yanyoye cyane, ubundi si ugukubita akenda kunyica kandi nzira ubusa.

Icyakora nubwo byari bingoye , nabwo nakomeje guhura n’ibibazo kuko urupfu rwamutwaye kare mfite imyaka 12 gusa, bituma ntangira ubuzima bw’imfubyi mpura n’uruzerero rw’igihe kinini. Nta kintu kibi rero nko kutarerwa n’ababyeyi bombi. Ibi kubivuga cyane ku banyarwanda babyumva vuba kubera amateka y’igihugu cyacu, ntibyoroha kubona abantu benshi cyane abavutse mbere gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 batabashije kugumana imiryango yabo. Bene nk’ibi ari nabyo nanjye navuze birababaza cyane kwisanga muri iyo miberereho. Ndabizi ko urubyiruko rwinshi hano mu Rwanda murabyumva kuko abenshi niko twakuze tutagira uduhanura cyangwa ngo atwereke urukundo rwa kibyeyi. Hari n’ibyo tubayemo muri iyi minsi ariko bikaba ingaruka z’ibyo twanyuzemo icyo gihe, ariko muhumure muraza gusoza ubu buhamya mubonyeko aho imiryango utari, nta mubyeyi, ntawukwitayeho Imana ihagararana nawe ikarinda umugambi mwiza ifite ku buzima bwawe.

Ndibuka neza ngitangira gutekereza icyo nzakora, nahise numva ko ngomba kuba umusirikare kuko numvaga nabishobora nubwo nari nkiri incuke.
Ibi byose byaje gutuma nkunda imyitozo ngororamubiri yewe naho nkora ubu ndayishinzwe nubwo dukora iyoroheje gusa yo gutuma akazi kagenda neza. Nakuze numva nubwo ndi muto, ngomba kuba ntinyitse. Nuko ntangira kujya nitoza kurwana, numvaga nzibikaho imikandara na za dani bihagije ,nkagira amatuza…mbega nkaba nka Bruce Lee!

Ndabyibuka neza hari muri 2004 i Butare (Save) saa cyenda z’igicamunsi (3:00 pm) nari niherereye ndimo kwitoza njyenyine, mpanantuka ahantu mbanza umutwe, numva ntaye ubwenge nyuma maze guhembuka nsanga amenyo yose yababaye, ndavirirana nuko sinjye wahera……..icyakora nahakuye icyasha, niduhura uzabibona nsetse, ariko ndashimira Yesu umurirmbyi yaravuze ngo ntazansiga nk’impfubyi ntazampemukira,……(Indirimbo ya 20).


Nyuma y’ubuzima bw’imibabaro Imana igenda ihindura ubizima, aho agez eni heza

Ubwo numvaga nararakaye, mbega nzajya nkubita nkanavuna. Mbega umuruho n’umugambi mubi. Ubusanzwe natangiye inzira y’agakiza no kubatizwa mu mwaka 1998 muri ADEPR Paroisse ya Gashonga ( Rusizi), ariko ibyo gusa ntibyari bihagije kuko ntibyatumye numva mpindutse burundu. Yego harimo no kuba umwana no kutagira gikurikirana ihagije, ariko byari bibi cyane. Ibaze kuba ugitekereza gutya umaze imyaka itandatu warabatijwe mu mazi menshi, wegera n’igaburo ryera. Imana itweze! Iyo nsomye Zaburi 1:1-6 nsanga nari narayobye cyane kuko aho kwibwira amategeko y’Imana ku manywa nanijoro, nibwiraga ibidafite umumaro. Yewe nari kuzatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.

Icyo gihe sinahaga umwanya munini gusenga no kwita ku ijambo ry’Imana nk’uwo nahaye (siporo) no gutekereza ukuntu ngomba gukomera no gushakisha icyubahiro ku ngufu. Nshimiye Uwiteka wirengagije iminsi yanjye yo kujijwa. Nasomye ijambo rirambwira ngo “ Kwitoza k’umubiri kugira umumaro muri bike, naho kwitoza kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose,kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo”. (1Timoteyo 4:8).

Naje gutekereza neza nsanga nkwiye kubaha Uwiteka kuko yarahabaye ni ukuri. Reba kuvuka, ukabura ukurera, hakazamo intambara n’ubwicanyi ndengakamere bigahitana ubuzima bw’imbaga harimo na papa, nkazerera bihagije ariko Imana ikandinda kwicwa n’ibiza, amasasu, inzara, uburozi, indwara z’ibyorezo n’ibindi.


Hari imirimo Imana igenda ikora kuburyo bugaragara

Dore zimwe mu mpfu zifatika Imana yansimbukije:

1. Icyo nzi neza kandi nabwiwe na mama ni uko mvuka, yari amaze amezi 12 yose antwite. Mama antwite yanyoye ibyatsi bihagije,indasago n’indi miti itandukanye, aba no mu bitaro igihe kinini ariko Uwiteka aritamurura ku manywa y’ihangu ndavuka,nza ndi muzima, sinapfa.

2. Muri 1991 bampaye uburozi mu biryo, ndaburuka ntibwanyica.

3. Hagati ya 1994 na 1998 Imana yandinze imfu nyinshi: Hari ubwo nendaga kwicwa n’abantu benshi bari bamfashe bandambika hasi bagiye kunyica banyita intasi (nubwo nari umwana) ariko Uwiteka arandokora. Uruzi runini cyane ruruta Akagera rwarantwaye bandohora maze guhaga amazi nenda gupfa, Uwiteka arankiza.

4. Nanyuze mu ntambara ivuza ubuhuha, ibisasu bikaze n’amabombe sinaraswa kandi abagabo b’abasirikare barapfaga ndeba.

5. Nararozwe kugeza ubwo njya muri koma incuro 3 ariko sinapfa. Nariwe n’inzara, ndya ibitaribwa, nkomeretwsa n’icyuma sinapfa. Nambutse inzuzi nyinshi, mpura n’inyamaswa nyinshi, mbega nanyuze mu bintu byinshi byica ariko Imana irandokora.

Ndashima Imana yongeye kumpuza na mama mu mpera za 1997 nubwo kuva mu mpera 2000 tutongeye kubana (kubera yubatse urugo ahandi) ariko yambyaje ubutumwa bwiza muri Kanama 1998 ndabatizwa mba ntangiye kuvirwa n’umucyo wo mu ijuru; kandi n’ubu amfasha gusenga .


Kayitare hamwe n’umubyeyi we

Muri 2000 inzoka yarandiye mama aransengera sinapfa n’ubwo ukuguru kwabyimbye kugashishuka kose ariko ntacyo nabaye.
Bimwe mu bintu byinshi Imana yankoreye reka nivugire ku cyo kwiga gusa kuko nacyo iyo ngitekereje ukuntu byagenze sinumva uwo ndi we uyu munsi wa none,……………………..


Kurikira igice gikurikira cy’ubu buhamya..............

Mu minsi ishize twabagejejeho igice cya mbere cy’ubuhamya bw’umuvandimwe Kayitare Bruce Abraham, avuga imirimo y’Imana uko yamurokoye impfu zitandukanye. Kanda hano niba ushaka gusoma igice cya mbere http://agakiza.org/?Hari-umubare-w-impfu-Imana-yansimbukije-ntakwibagirwa-Kayitare-Bruce-Abraham Nk’uko rero twabibasezeranyije iki ni igice cya kabiri cy’ubuhamya bwe,…

Arakomeza agira ati ‘’Nize primaire (amashuri abanza) bingoye, kubera kwirirwa ku ishuri ntariye, nanataha nkabura icyo ndya, numvaga bingoye cyane kuko nta twambaro yewe nta n’ibikoresho by’ishuri cyane ko nandikaga mu dukaye twa Musana ngacurikiranya hamwe nkahandika Ikinyarwanda ahandi imibare n’ubumenyi bw’isi, etc…nataha nkanyagirwa, nkarara mu nzu mbi iva cyane, ngasanga ibintu byose nanditse byivanze.


Hari igihe atabonaga ishusho y’ubuzima, nyamara burya Imana niyo izi byose

Gusa nakoze ikizamini cya leta, hanyuma sinasohoka ku rutonde rw’abanyeshuri batsinze cyangwa batsinzwe, ariko mbifashijwemo n’abari bashinzwe uburezi muri komini, no mu ifasi yacu ya Cyangugu basanga naratsinze ikizamini cya Leta ku manota meza 63%. (ngo imashini yari yaransimbutse da!)

Gutangira amashuri yisumbuye narakererewe cyane kubera ibyo bibazo ariko ngasanga baranansaba ngo inkweto zo kwigana n’iza siporo, imyenda isanzwe na za uniforume , ibikapu, matera, ngo ibitambaro by’amazi (towel),impapuro z’isuku, isuka, indobo, ngo amasabune yo gukaraba, amakaye, boȋte mathemathicale, n’ibindi…reka da, ntabyo nari nifitiye! Noneho wongereho za minerivali…ubwo se nari kubikurahe?! Nyamara bitewe n’uko Imana itajya ibura uko igira, narize mu bikomeye nsoza amashuri yanjye.

N’ubundi mu bitoroshye naje no kwiga na Kaminuza ndangiza tariki 29/11/2012 mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) , nize amateka (History with Education) ( Social Sciences Hons).


Nyuma y’imbogamizi zikomeye, Kayitare yaje kurangiza amashuri ye muri Kaminuza

Kuri ubu Imana yakoze byinshi ntacyo nayiburanye nkora mu ruganda rudoda ibikapu n’igurishwa ku rwego mpuzamahanga ...nshinzwe umusaruro (Production Manager).

Mana warakoze kuko nubwo byatangiye bimeze gutyo waramfashije ndiga, kandi nkarangiza ndetse muri kaminuza ukampa umushinga w’Abanyamerika bakandihira byose, amafaranga y’ishuri, icumbi, ubwishingizi bwo kwivuza, ibiryo, ibikoresho byose nkenerwa, amatike n’ibindi. Yewe ni ibitangaza gusa pe!!!


Kayitare mu kazi ke ka buri munsi

Rero ntabwo Imana yitaye ko nahuzagurikaga mu gakiza, ahubwo yagiye intabara mu bihe bitandukanye. Ndayishimira ko yambaye hafi mu gahinda kenshi n’imibabaro ya buri munsi ntabasha kurondora. Ubu rero naje kwiyemeza kuba umukiristo mwiza wa buri munsi na buri kanya kandi ndumva mbikomeje nk’umusirikare uhora yiteguriye urugamba. Mpora mvuga nti ‘’Mana uzamfashe ngere mu ijuru amahoro, nkomeje gahunda yo kurwana kuko ubu umwanzi ndamuzi neza.’’ Bibiliya itwereka neza abo turwana nabo abo ari bo: “abatware bafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru,… Isi, Umubiri na Satani..gusa ntibigaragara ( Efeso 6:12).


Kayitare kuri ubu anyuzamo akishimana na mama we wamubyaje ubutumwa bwiza

Igishimishije ni uko umugaba mukuru wacu ari we Yesu Kirisitu. Uyu ni intwari ikomeye, nta rugamba na rumwe rwamunaniye. Zose yarazitsinze! Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi 2:6-10 hatwereka neza ko Yesu yiyoroheje cyane, acisha make kugeza ubwo yishwe urupfu rw’agashinyaguro ariko amaze kunesha urwo rupfu Imana yaramuzuye imuha izina risumba ayandi yose kugira ngo indimi zose zature ko ari Uwiteka. Ni Umwami rero mu ijuru, mu isi yewe ,ikuzimu barabizi. Rero kumwiringira ni ukwiteganyiriza.


Kuri anyuzamo akishima kuko igihe yamaze ababaye cyari kinini, Imana yakoze imirimo ihambaye

Ubu nkunda kubwiriza ijambo ry’Imana kuko ni cyo Imana yandindiye pe!
Muri make mu rwego rwo kurinda abana guhura n’ubuzima bubi nkubwo nakuriyemo...nigisha ijambo ry’Imana ngo abantu bareke ibyaha bahinduke beza. Nigisha no gukoresha imbaraga zabo bakarwanya ubukene ntanga amahugurwa. Ndi Umwarimu ku mwuga...nigishije urubyiruko rwo mushuri yisumbuye amateka bityo nkarugira inama yo gukosora ibibi no kwigira ku byiza. Hanyuma ngakora nubwo bushakashatsi bugera no ku rwego mpuzamahanga hamwe n’abandi...hagamijwe kubaka amahoro arambye. Mfite intumbero yo kuba umuvugabutumwabwiza wagutse nkagera ku bantu benshi bashoboka...ndebe ko twarokora nibura bake. Imana ninshoboza nzandika n’ibitabo bigamije amahoro binyuze mu nkuru mpamo. Ngayo nguko!


Kuri ubu Kayitare abwiriza ubutumwa bwiza uko abonye uburyo hirya y’akazi

Nkora ubushakashatsi kandi nkanitabira ibiganiro mpaka kuri jenoside, kuntambara no kubwicanyi ndengakamere hagamijwe guca akarengane, gukemura amakimbirane no gushaka amahoro arambye...kuko nabonye ingaruka nyinshi z’ubuzima bubi abana babamo zika muri ibyo navuze haruguru

Ndumva nta muntu ukwiye kwihakana Imana cyangwa ayiveho ngo nu ko yanyuze mu bikomeye cyane cyane twebwe Abanyarwanda. Tugume ku rugamba, turwane intambara nziza, tureke kwihangana gusohoze umurimo wako nyuma tuzambwikwa ikamba ryo kunesha n’ubugingo buhoraho! Halleluyaaa! Amena!

Innocent Kubwimana/Agakiza.org

Christine Caine uririmba mu itsinda rya Hillsong yageze ku myaka 15 akoreshwa ubusambanyi nibura n’abagabo 4 batandukanye mu cyumweu, byatumye ubuzima bwe bwangirika atakaza ibyiringiro, ndetse n’umuryango we umutakariza icyizere, dore ko avuka mu muryango uciriritse w’abakirisitu b’abimukira muri Ostraliya.
Ubwana bwe bwose n’ubwangavu bwe bwaranzwe n’umubabaro ndetse no gufatwa ku ngufu, byatumye atakaza ibyiringiro byo kubaho ndetse abona ko ubuzima bwe nta garuriro bugifite.

Agaragaza ko igihe yahuraga na Yesu imitsi ijyana amaraso ku mutima yendaga gucika ndetse yari amaze kujya agira ibibazo by’umutima bitewe n’ihohoterwa yakorerwaga.

Ariko nyuma yo guhura n’urukundo rwa Yesu, amwomora inguma zose yari afite ku mutima abona uburuhukiro mu mutima we, bituma afata Yesu nk’uwambere mu mibereho ye ya buri munsi. Bituma afata umwanya wo guhindukira atangira gukorera Imana ku myaka 22 mu itsinda rya Hillsong rikunzwe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana ku isi. Yatangiye akora amasuku mu ubwiherero, aza kubona umugabo yubaka urugo, aza gutangiza minisiteri y’abahuye n’akarengane k’icuruzwa ry’abantu.

Ku myaka 33 yaje guhura n’akandi gahinda kuko nibwo yamenye ko uwo babanaga atari mama we kuko mama we ntabwo yigeze amwishimira, ibi byose byatumye akomeza kwegera Imana ndetse ayishyiramo ibyiringiro bye byose.

Nyuma yo kwirengagiza ku gutekereza cyane uko yageze ku isi ndetse no gutekereza cyane ku babyeyi be yavumbuye ko hari izindi mbaraga ziri hejuru, ari zo jambo ry’Imana. Abefeso:2:10 turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza, tutitaye ku uburyo umuntu yavutse mo yaba avutse mama we bamukoreye ihohoterwa, cyangwa avukiye mu buraya.

Imana yaremye abantu kugirango babeho mu ubuzima Imana yateguye cyera kugirango babugenderemo, iradukunda, ikaduhamagarira gushyira imitekererze yacu kuri yo.

Kugeza ubu Christine akaba akurikirana abantu bahuye n’ibibazo nk’ibyo yahuye nabyo, afasha abagore kongera kugarura icyizere cy’ubuzima, bubura amaso, bakabona uburyo bwo kwinjira aho Imana ibashaka.

Christine kandi arwanya icuruzwa ry’abantu mu muryango yatangije witwa A21, ukaba umaze kugeramo abantu barenga miriyoni. Abantu barenga miriyoni 45 ku isi bajyanwa gukoreshwa ubusambanyi n’abandi bantu.

Buri masegonda 30 umuntu umwe aba akoreshejwe ubucakara bwo gukoreshwa ubusambanyi ku isi, ndetse ibi bikorwa biriyongera uko bwije n’uko bucyeye kuruta ikindi gihe mu mateka yaranze isi.

Uyu muryango ukora ibikorwa byo gukangurira abantu kureka no kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa, ndetse no gufasha abahuye n’ihohoterwa kongera kugaruka mu ubuzima busanzwe.

@infichretienne.com

[email protected]

Kuri ubu umuryango w’umuyobozi wa Korari Besaleli ndetse n’umuryango mugari w’iyi Korari utibagiwe n’inshuti zayo zabashije kumenya aya makuru, bari mu byishimo bidasanzwe kubera igitangaza Imana yabakoreye ikabaha umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka 10 basengera iki kifuzo.

Amakuru agera kuri Agakiza.org aremeza ko ku manywa yo kuri uyu wa kane tariki 05/01/2017 ari bwo iyi nkuru y’ibyishimo yasesekaye mu muryango wa Mihigo Theodore, Perezida wa Korari Besaleli ko umufasha we Mukamudodo Alphonsine yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’igihe kirekire basengera iki kifuzo bagategereza icyo Imana izakora.


Mihigo Theodore na Madame we

Mihigo Theodore na Mukamudodo Alphonsine bubatse urugo mu mwaka w’2007, bivuze ko kuri ubu muri 2017 hari hashize imyaka 10 batarabasha kubona urubyaro.

Uyu mwana w’umuhungu wari utegerejwe nyuma y’igihe kirekire cy’urugendo rwo kwihangana aje mu gihe Korari Besaleli yari mu myiteguro y’igiterane cy’iminsi ibiri cyo gushima Imana giteganyijwe tariki 14-15/01/2017, kizanitabirwa na Korari Umuriri yo mu karere ka Nyabihu, Paruwasi ya ADEPR-Jenda.

Mihigo Theodore yayoboye Korari Besalel ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi, Paruwasi ya Nyanza (Kicukiro) kuva yatangira mu mwaka w’1996. Mu myaka isaga 21 iyi Korari ibayeho, Mihigo Theodore yayiyoboye imyaka hafi igera kuri 17 harimo n’iyi myaka ibiri ikurikiranye.

Amakuru yerekeye iri shimwe tukazakomeza kuyabegeranyiriza hamwe n’ubuhamya bw’uru rugendo rw’imyaka 10 bategereje umwana……………..

[email protected]

Nitwa Dave Jonsson narokotse impanuka y’indege. Hari ku itariki ya 18 ukwezi kwa munani mu mwaka wa 2007, njye n’inshuti zanjye eshatu twagiye gutemberera muri squamish, British Colombia. Ubwo imwe mu nshuti zanjye witwa Gudni yari agiye muri Iceland kandi yari afite uruhushya rumwemerera gutwara indege.

Mugihe twendaga kugerayo turi hejuru y’ikibaya, Gudni yagize ikibazo arangije aravuga ati tugomba guhindukiza indege tugahindura icyerekezo kuko dukeneye gushaka indi nzira, tugiye kubona tubona hakurya y’ikibaya twari turiho hari ikindi kibaya gishobora kutuganisha mu cyerekezo twajyagamo turahajya ariko mu byukuri twabonaga ko turi gusatira urupfu kuko byari gushoboka ko indege ishya.

Ndabyibuka icyo gihe nagize ubwoba bukabije mu gihe Gudni yarwanaga no kumanura indege njye natekerezaga ko ngiye gupfa nta byiringiro byo kubaho nari ngifite,ariko hagati aho sinari nzi aho mva n’aho ndi kwerekeza kuko ninyweraga ibiyobyabwenge nkasabana n’inshuti nkumva ubuzima ari ubwo, benedata nibazaga icyo ngiye gukora muri ako kanya nkakibura

Icyo gihe nari kumwe na marume wakundaga kwitekerereza ku mutungo we gusa, uwo mwanya nta wari witaye ku wundi ndetse na marume ntiyakundaga gutega amatwi abantu bavuga Imana ariko kuri iryo herezo ry’ubuzima bwacu yarabyifuje ashaka uwamubwira Imana aramubura

Nigarutseho rero icyo gihe nari nakunje amaguru inda ifatana n’igituza ubundi mfunga amaso kuko numvaga ibyanjye birangiye kuko nari ntangiye kumva amababa y’indege agenda atemagura ibiti byari aho

Ubwo indege imaze kugera hasi birumvikana narangiritse bikomeye ndetse ngera kure ariko ubuzima bwanjye bwahise buhinduka kuko nari maze kubona ko ntagipfuye, ako kanya numvaga mbonye andi mahirwe yo kubaho,numva Yesu abaye mugari muri njyewe, numva ni we buhungiro bwanjye, numva ndamwiyeguriye wese.

Yesu ni umugabo ukomeye yarankunze icyo gihe ndabibona nanjye ndamukunda, ijambo ry’Imana mu gutegeka kwa kabiri igice cya 6:5 niryo rivuga ngo ukundishe uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose, ubundi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda

Mbese ukeneye kuzakira Yesu nyuma y’uko uhura n’ibikomeye bigukura umutima?
Imana iguhe imbaraga zo kumwakira ubundi umugire uwa mbere mu buzima bwawe bwose

Source: topchretien.com

Nitwa Ben Evans, ubwo natangiraga kaminuza, nari umunyeshuri usanzwe nk’abandi bongereza gusa nta kintu na kimwe nitagaho kuko sinagiraga n’umwete wo kwiga ahubwo ibyishimo byanjye byari ugusabana n’inshuti, igihe kimwe naje guhura n’abana b’abakristo batangira kunyigisha ijambo ry’Imana gusa njye n’umuryango wanjye ntago twari dukijijwe kuko najyaga numva ibijyanye n’iyobokamana aruko mbyize mu mateka, ngiye kumva numva za nshuti z’abakristo zimbwiye ko zifitanye umubano na Yesu kandi ko zijya ziganira na we imbona nkubone nkumva ko ibyo bambwira ari ubusazi.

Ubwo umwaka w’amashuri warangiraga, ndabyibuka icyo gihe hari mu ijoro rya nyuma ry’igihembwe, bisobanuye ko wari umunsi mukuru wo gusezeranaho, muri iryo joro nari mfite gahunda yo kunywa inzoga nyinshi nkajya kubyina ubundi nkashaka akana keza k’agakobwa tukajya kwinezeza, bigeze mu ijoro hagati ubwo twari turi muri bar njye na bagenzi banjye natangiye guta ubwenge kubera inzoga nyinshi nari nanyoye, numva mu mutwe nta gitekerezo na kimwe mfite.

Ubwo nahise mpaguruka bagenzi banjye mbasiga mu kabari ntacyo mbabwiye ntangira kugenda ariko mu byukuri ntazi aho ngana, hafi y’ikigo cy’amashuri hari inzira y’inzitane nakundaga kunyuramo ikangeza ku ishuri, ubwo nahise niyicarira aho mu gihuru numvaga nta byiringiro byo kubaho nkifite kuko nari nataye umutwe, mu gihe nari nicaye aho narararamye ndeba mu kirere mbona Imana iri hagati y’inyenyeri, mwene data ndagirango nkubwire iryo joro ryambereye iridasanzwe sinzi niba byarigeze kukubaho ko ubona Imana imbona nkubone uri wenyine ariko njye narayiboneye iri hagati y’inyenyeri, gusa nkiyibona numvaga ntacyo bimbwiye ariko maze gushyira ubwenge ku gihe natekereje ku byo za nshuti zanjye zajyaga zimbwira mpita nshidukira hejuru ndayibwira nti mbabarira kubwo kukwirengagiza kandi unyemerere twibanire burundu,

Nkimara kuvuga ayo magambo nahise mbona Imana yururutse iza muri njyewe ubundi yuzura umutima wanjye, uwo mwanya nahise ntangira kurira amarira menshi cyane numva ndababariwe kandi numva Imana itazongera kujya kure yanjye ukundi.
Kuva uwo mwanya nahise nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, ibyaha birimo urugomo, ikigare,ubusambanyi n’ubusinzi ndabireka ubu namenye Yesu uwo ari we kandi mbayeho mu buzima bufite intego

Source: topchretien.com
[email protected]

Nitwa Rachel Mills namaze imyaka 19 y’ubuzima bwanjye nishimisha mu bitagira umumaro birimo kujya mu tubyiniro dutandukanye, nkanywa inzoga nyinshi zishoboka, nkashaka kwigira mwiza cyane kugirango abagabo bankunde mbese nkahora nshakisha buri gihe ntatuje ngo nkunde mbeho neza nahoraga ntatekanye nshaka urukundo, ibyishimo byinshi, kubyina cyane, kumenyekana cyane, gukora ingendo nyinshi, kuba mwiza kurushaho n’ibindi bishoboka ariko nari narabuze amahoro

Ngeze mu mwaka wa mbere wa kaminuza, nibwiraga ko ngeze mu ijuru rito kuko byari bigezweho cyane icyo gihe, numvaga ngiye kwishimisha kuruta uko nabikoraga kugirango nibuze umubabaro nari naratewe n’ababyeyi banjye, gusa ntago ari ko byangendekeye, namaze igihe kinini ndyamye aho twararaga nkarira buri joro nibaza nti birashoboka ko Imana iri hejuru y’ibyo nshaka byose ariko nkura numva mu rusengero bavuga ko Imana inkunda nkongera nkibaza impamvu mporana agahinda kandi inkunda bikanshobera, kuki ababyeyi banjye batandukanye? Kuki numva nta cyizere cyo kubaho mfite kandi Imana inkunda? Ibyo nibazaga biragenda bimbaho akaramata bituma nitakariza icyizere ndacanganyukirwa ako gahinda nkamarana amezi ane narataye umutwe.

Kuva icyo gihe nitwaga umukristo ariko mu byukuri nta byari bindimo kuko sinabashaga kwiyumvisha Imana icyo ari cyo kuri njye, nkomeza gushaka ikintu cyose cyantandukanya na yo nubwo numvaga bavuga ko inkunda, gusa muri ayo mezi nakomeje kubaza inshuti zanjye zitandukanye nti mbese mutekereza ko hari ubundi buzima buryoshye kurenza ubwo kunywa inzoga, kubyina no kugira inshuti z’abasore? Mbese mu byukuri Imana iruta ibi byose?

Benedata, abo nabajije bose bangize umusazi bibwira ko nataye ubwenge, bakansubiza ibihabanye n’ibyo mbabajije maze ndacanganyukirwa koko, nkomeza kwibaza niba Imana ibaho koko cyangwa niba ishobora kunyumva
Ubwo nahise mfata icyemezo kuko nari ndushye mu mutima maze ndapfukama mbwira Imana nti niba ubaho koko ndakwinginze nyiyereka nkubone, uwo niwo munsi wa mbere napfukamye nkasenga.

Kuri uwo munsi sogokuru na nyogokuru barampamagaye bifuza ko naganira nabo barangije bambwira ko bamaze igihe bansengera kandi ko Imana yababwiye ko ishaka kunyiyereka, muri uwo mwanya nahise numva ko Imana ishobora kuba ibaho koko, nibwo nahise ntangira kujya gusengana na bagenzi banjye nifuza kumenya byinshi kuri Yesu ariko abana b’Imana ni beza ntago bigeze bantinya cyangwa se ngo banjugunye ahubwo banyakiranye urugwiro ntabonye ahandi.

Ku munsi wakurikiyeho nabonye inshuti nshya mu buzima bwanjye banyigisha uko natura ndabikora, mbatekerereza ubuzima bwanjye bwose baranyumva ndaruhuka ubundi baransengera, ndababwiza ukuri ko ari bo bantu beza ba mbere nahuye na bo.

Ubwo bakomeje kumbwiriza nsobanukirwa Imana icyo ari cyo kandi nkumva mfite amatsiko menshi yo gukomeza kumva ijambo ry’Imana nkuko rivuga ko Yesu ari we nzira n’ukuri n’ubugingo kandi ari we mutsima utera imbaraga.

Mu byukuri abantu benshi bararushye cyane, buri wese aba yifuza icyatuma abona amahoro agatuza, ariko muri Yesu niho hari amahoro atemba nk’uruzi, kuko iyo wamubonye ibibazo wahoraga wibaza byose birashira.

Ijambo ry’Imana dusanga mu baroma 3:23 niho havuga ngo kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana ahubwo batsindishirizwa n’ijambo ry’Imana, Imana yanga icyaha ariko ikunda abanyabyaha niyo mpamvu yesu yapfuye ku bwacu, yarabambwe turabamburwa, numwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe ibyo wibazaga byose bizashira nkuko byangendekeye, nahoranaga ubushakashatsi nibaza aho nakura amahoro yuzuye ariko nayabonye muri Yesu.

Mu rwandiko Pawulo yandikiya Abaroma igice cya kabiri, umurongo wa mbere niho havuga ngo namwe yarabazuye abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu ibyo mwagenderagamo …

Mu byukuri ubu maze imyaka 6 nakiriye Yesu mu buzima bwanjye ariko nyuzwe n’urukundo rw’Imana urwo ababyeyi n’inshuti batampaye ubu ruranyuzuye rwose, ibyo mwashaka byose muri ubu buzima mudafite Yesu nta cyo mwaba mufite, emerera Yesu aganze mu buzima bwawe azakubera byose kuko ni byose k’umufite.

Liliane [email protected]

Si nigeze niyumva ko nakwakira agakiza! Naje muri Amerika nje kwiga Kaminuza mu ishuri rikuru ryari rihari.

Nateganyaga kwiga mu ishami ry’ubuvuzi. Umwaka wanjye wa mbere muri iyo kaminuza byagenze neza. Nagize amanota meza, kandi nari mfite umukunzi hamwe n’izindi nshuti nyinshi. Byagaragariraga buri wese ko ibi byose mbifite nta we mbisaba.
Namenyanye n’abakirisitu benshi cyane. Mu byukuri nasomaga Bibiliya kenshi gashoboka kugira ngo mbashe kujya impaka n’abakrisitu. Nashakaga kandi kumenya ibyo bizera kugira ngo mbone aho mpera nsenya imyizerere yabo. Nk’urugero umwalimu wanyigishaga “Biophysics” yari umukiristu. Yajyaga ambwira ibijyanye n’ibitangaza byamubayeho mu buzima bwe, n’uburyo yabonye imirimo ihambaye y’Imana mu isi. Ariko njye natekerezaga ko yayobye. Nakomezaga kujya impaka nawe mubwira ko kwizera muri Yesu ari ubwenge bucye. Imyizerere ye yari nk’imikino kuri njye.

Ariko nubwo nari ninangiye gutyo, Imana yo ntibyayisabye igihe kirekire ngo ihindure imitekerereze yanjye. Mu gihe nari nkiri mu mwaka wo hasi mu ishuri, ibintu byose byatangiye kuzamba kuri njye. Umukunzi wanjye twahise dutandukana, mbura amafaranga neza ku buryo nagombaga no kuva mu ishuri. Natekereje gusubira muri Sri Lanka kureba umuryango wanjye, ariko numvaga ntashaka no kurebana nabo mu maso kubera ukuntu ntari kubasha kubasobanurira uko ibyange byari byazambye mu buryo budasobanutse.

Ijoro rimwe, nari nicaye mu isomero ry’ishuri, ndi kugerageza gushaka uburyo nakwivana mu byari bimpangayikishije. Igisubizo kimbangukiye cy’ibibazo byanjye kandi numvaga gishyize mu gaciro; kwari ukwiyahura.
Mu gihe nari nkicaye aho, ndi gutekereza ku buryo bwiza bwo kwiyahura, numvise ijwi rimbwira riti: “Waba warigeze unsaba ubufasha?” Narakebaguje ndeba impande n’impande ariko sinagira umuntu mbona. Natekereje ko ntangiye no kuba umusazi. Nyuma narongeye numva rya jwi rivuga riti:”Ndi Yesu , kandi ndi hano iruhande rwawe.”

Ndibaza ibi mubyumvise nk’ibidasanzwe cyangwa bitamenyerewe. Nanjye numvise binkoze ku mutima cyane numva habayeho impinduka muri njye ntazi aho zivuye. Ariko mu by’ukuri numvise Yesu amvugisha, ndetse muri icyo gihe, niyumvisemo ikintu ntari narigeze niyumvamo mu buzima bwanjye nari maze ndiho.
Numvise nujujwe rwose, namenye ko ibiri kumbaho ari ukuri bitari inzozi. Numvaga nshaka kuvugana n’umuntu, ariko sinari nzi uwo navugana na we. Ako kanya numvise Imana imbwira kujya kureba wa mwalimu wanyigishaga ‘Biophysics’. Mbega! Uyu niwe twahoraga tujya impaka muri uwo mwaka wose!

Naragiye ku ishuri nyura muri kigo njya ku nyubako yakorerwagamo ibijyanye n’ubumenyi(Science building) nsanga wa mwalimu mu biro bye akinkubita amaso ati:”Ndishimye ko uje hano. Imana yakunshyize ku mutima, nari nizeye ko uri buze tukaganira.” Twaraganiriye akanya kanini mubwira ibyambayeho cya gihe ndi mw’isomero ry’ishuri. Ubwo yambwiraga ibijyanye n’imbaraga za Yesu zihindura imibereho, niyumvishemo ko niteguye gukurikira Yesu. Twarasenze. Uwo munsi niwo nahindutse umukirisitu.

Hanyuma y’ibyo, ibintu byatangiye guhinduka. Imana yampaye mu by’ukuri ibyo nari nkeneye harimo n’ahantu ho kuba ntakodesha. Mu by’ukuri ntago imibereho ariyo yahindukaga cyane; ahubwo umutima wanjye niwo wari uri guhinduka ubutitsa. Ntago nari nkitinya ahazaza hanjye kuko nari nziko Uwiteka ariwe unyobora atari njye wiyoboraga.

Abantu twahoranaga nabo babonye izo mpinduka. Mbere y’uko mba umukristo nari umwirasi w’umunyagasuzuguro, wikunda, kandi w’umuriganya. Hari byinshi nakoze mbigambiriye ngamije kugusha abakirisito ngo bave mu byizerwa. Ariko nyuma yo guhindurwa kwanjye, numvise nshishijwe bugufi n’imbaraga z’Imana ngo zimpindure burundu. Noneho nari nsigaye nifuza ko abantu babona Yesu mu buzima bwanjye, kandi atari mu gihagararo cyanjye; ahubwo mu bikorwa byanjye. Nzirikana kandi ibyo nanyuzemo byose, kuko nzi neza ko Imana yabikoresheje nk’igikoresho kugirango itume nca bugufi ndetse nyiringire. Nifuza kandi ko abantu bajya bibaza bati:” Ee, niba Imana yabasha guhindura ubuzima bw’umuntu nka Sam, njyewe yankorera ibingana iki?
Ubu buhamya bwa Shamitha “Sam” Yapa

christianitytoday.com
Theogene [email protected]

Nitwa Michael Jantzen, Imana yankubise urushyi mu gihe nari mfite imyaka 16, kugeza ubu iyo nirebye mu ndorerwamo mbona ibikomere natewe n’urwo rushyi rwayo ariko ntago mbyicuza ahubwo nishimiye ibyo Imana yankoreye icyo gihe, ushobora kwibaza uti ese kubera iki? Reka nsubire inyuma gato nkubwire uko byagenze,

Nakuriye mu muryango mwiza cyane udafite icyo ubuze aho nakundwaga n’ababyeyi maze banyigisha kumenya Imana nkiri muto cyane, ariko maze kuba ingimbi ntangira kwibagirwa Imana nkumva ndashaka kubaho mu buzima budafite Yesu ubundi mpita nirengagiza umuco nari naratojwe nkiri muto ninjira mu bundi buzima butandukanye n’ubwo nari ndimo.

Kuva icyo gihe nahise mpindura inshuti,kuko ndibuka ko nta gihe byamfashe, ubwo nahise ntangira kunywa inzoga, ibiyobyabwenge birimo itabi, ubusambanyi n’ibindi byinshi, bene data muri icyo gihe numvaga mfite umunezero utagereranywa nkahora nicuza igihe nataye ndi mu Mana.

Ndibuka ijoro rimwe ubwo nari ndi njyenyine mu rugo, nagize akabazo gato nikuba ku gikuta ndababara maze ndarira kugeza ubwo mu nda naho handiye nshaka ikintu cyatuma mva mu mubiri ariko ndakibura
Ikindi gihe nagiye kureba filme ndi kumwe na papa tugezeyo dusanga ni ahantu hatuje cyane rwose ariko icyo gihe papa yari aziko imyitwarire yanjye yahindutse, muri make ntago yari yishimye kandi na mama na we yari amfitiye impungenge, twageze muri filme twembi turaceceka ariko papa yahoraga yishimiye kutubwira ko adukunda ariko nari naramaze kwangiza isura y’umuryango wanjye kubera ingeso mbi nagenderagamo.

Ubwo nategereje ko papa ambwira ko ankunda ndaheba ariko nkomeza kumva ijwi rimpamagara mu mutima rimbwira ngo Michael ndagukunda, gusa ibyo nta kintu byampinduyeho ahubwo nakomeje gusayisha mu byaha, nagera mu rugo nkahita mboneza mu cyumba cyanjye ntekereza ko batari bumenye ko nanyoye ibiyobyabwenge.

Nakomeje kuba muri ubwo buzima, maze igihe kingana n’amezi icumi mbayeho gutyo nibwo mukuru wanjye yavaga ku ishuri asanga ndi kuvugana n’inshuti yanjye kuri telephone turi gupanga uburyo tuzabonamo irindi tabi ryo kunywa, ngiye kumva numva mukuru wanjye ari gutongana yiobaza ukuntu nywa ibiyobyabwenge( ubwo yari yumvise mbivuga kuri telephone) iryo joro mu muryango hajemo umutekano muke papa afata icyemezo cyo kunyohereza ku nshuti zanjye mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.

Hashize iminsi ndi kwitegura gusubira mu rugo kuko nari ndambiwe ubwo b uzima, umusore umwe twabanaga wasaga n’aho ari we muyobozi wacu yaraje andeba mu maso arangije arambwira ati ndakwanga, ati ngiye kugukubita bifatika, ubwo twarasohotse tujya hanze arangije aritonda neza akubita igipfunsi mu menyo ntangira kubara inyenyeri, mu buzima sinari narigeze ndwana na rimwe
Kuva icyo gihe nahise mpunga ndangije nsubira iwacu, uwo ni wo munsi wanjye wa nyuma natandukanye n’izari inshuti zanjye, nahise nibwira ntashidikanya ko Imana ari yo ikosoye muri ubwo buryo kuko yabonaga ko nkeneye guhindukira nkava mu ngeso mbi nari narijanditsemo, rero Imana yakoresheje uwo musore kugirango nongere nyigarukire.

Ubwo nahise nongera gushaka umubano hagati yanjye n’Imana nongera kumva urukundo rwayo hafi yanjye, nongera kugira inshuti z’umumaro, ntangira kujya mu materaniro y’abera, Imana itangira kumpa amasezerano y’uko izangirira neza,ub u ndi umuririrmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana kandi nezezwa n’uko abantu batakimbonamo wa wundi wa kera ahubwo ubu ndi umukozi w’Imana isumba byose.

Mbese ubuzima bwawe buhagaze bute uyu munsi? Mbese urifuza kwakira Yesu ari uko ubanje guca mu bikomeye? Ijambo ry’Imana niryo rvuga ko Yesu yaje guhindura byose bishya, nonese wamwemereye akinjira mu buzima bwawe akajya ahora aguhindura mushya uko bwije n’uko bucyeye? Mwene data Imana ifite umugambi mwiza kuri wowe, Imana yanga icyaha ariko ukunda umunyabyaha, numwemerera akinjira mu buzima bwawe arakubabarira kandi yibagirwe.

Kwakira Yesu ntago ari ibintu bikomeye cyane, birasaba ko umwizera ubundi ugasenga, gusenga ni ukuvugana n’Imana byoroheje, Imana ntikeneye ko uyibwira amagambo abaze kandi ari ku murongo,birasaba ko uyiha umutima wawe gusa, nutera intambwe imwe, iratera mirongo icyenda n’icyenda igusanga
Amen.

Liliane [email protected]

nitwa Raphaelle Duleroy, mu mwaka wa 2009 nari ntwite ariko nkumva umwana arakubagana mu nda cyane, uyu mwana yajyaga aganira na se kandi akaganira na nyina ari mu nda ndetse nkumva afite n’undi bari gukina mu nda ariko simbimenye, mu gihe nari ndi kwa muganga nibwo bambwiye ko ntwite inda y’abahungu babiri.

Ubwo muganga yahise ambwira ko umwana umwe ari muzima ariko undi azapfa byanze bikunze, ansaba ko babankuramo hakiri kare umwe agapfa, nkatahana undi ari muzima, ubwo n’amarira menshi nahise mubaza nti ese ufite ikihe cyizere ko ntari bubabure bombi? Arambwira ati nibinabaho uzabona n’abandi haracyari kare ariko mu byukuri njyewe nifuzaga abahungu banjye bombi.

Ubwo naragiye nsanga abaganga, ariko mbasaba ko bakora ibishoboka byose nkabona abana bazima ariko umwe muri bo arambwira ati nta bushobozi dufite bwo kurema umuntu ahubwo Imana niyo ibufite, ubwo twakomeje gusenga ubutitsa ngo turebe ko Imana yaduha abana bazima ariko yarabikoze Clovis na Victor ni bazima bavutse ari uko mbanje kubagwa ariko bariho barakuze nubwo babanje kugira ibibazo bikomeye ntarondora.

Ubu bombi bamaze umwaka umwe batangiye ishuri nta kibazo na kimwe bafite, bene data mu gihe abaganga bo bumvaga ko birangiye, Imana yarahabaye ubu abana banjye ni bazima rwose, ubu ndashima Imana yabampaye bombi nubwo byari bikomeye.

Nimwikoreze uwiteka urugendo rwanyu rwose na we azarusohoza, nimumwiringira azababera ibyiringiro, njyewe numvaga ko bitashoboka ariko nkumva nanone Imana ifite ubundi buryo, yarabikoze nishimwe.

Amen.

Source: topchretiene

Liliane [email protected]

Holly Snoreen ni imfubyi ku babyeyi bombi, yahuye n’ubuzima busharira nyuma yo kurerwa n’abandi babyeyi agera n’aho afata icyemezo cyo kwiyahura ariko Imana iramutabara ubu ni umuvugabutumwa bwiza I Las Vegas, aha aratubwira uko byamugendekeye.

Nahoraga nifuza ko urupfu rwaza rukankura mu buzima bubi bwambabazaga, ubuzima bwuzuye agahinda n’umubabaro, ubuzima burimo ibitutsi, guhemukirwa, urwango runuka, nari narabuhaze burundu nahoraga nsaba urupfu nti wambabariye ukantwara.

Urupfu ntago rwantwaye muri uko kwa cyenda saa munani z’ijoro nubwo ku bwanjye numvaga namaze gupfa kuko narindi mu buzima bungoye cyane, nta cyizere cyo kubaho nari ngifite, nyuma yo gushaka kwiyahura nkoresheje umuti wa aspirine wuzuye icupa, narawunyweye mpita ndyama ntegereza gupfa ntangira gutaka

Umubyeyi wanjye yaranyumvise aza kureba ibimbayeho ariko sinifuzaga ko yantabara kuko nashakaga gupfa, sinifuzaga kumubwira ibyo nakoze kuko nibonaga nk’ikibazo imbere ye, nari umutwaro kuri we, numvaga nshaka kumubwira ko mu masaha make ndaba nagiye kandi ko ntazongera kumubera ikibazo na rimwe mu buzima, ibyo nibyo nifuzaga kumubwira icyo gihe ariko biranga

Nyuma naje kwisanga namubwiye ko nashatse kwiyahura, mu byukuri sinjye washakaga kubimubwira ahubwo amagambo yivanye mu kanwa kanjye arabivuga, ubwo naje kwisanga ndi mu modoka mu nzira ijya kwa muganga abantu batangira kumpumuriza bambwira Imana, ndababwira nti mwinyobya iyo Mana ndayizi, nakuriye mu rusengero, nari umuririmbyi mwiza, sinaryaga ntabanje gusenga, ubukristo nari nzi icyo ari cyo, batubwiraga ko Imana idukunda nkuko se w’abana abakunda

Ariko papa ntiyigeze ankunda na rimwe, yahoraga aduhiga adushakamo amakosa, yahoraga antoteza njyewe na musaza wanjye, kuko uwo muryango wari waratureze ariko bataratubyaye, sinigeze na rimwe mbona urukundo rwe, rero kumbwira ko Imana idukunda nkuko umubyeyi akunda umwana we, nibwiraga ko iyo Mana imeze nka papa ko itagira urukundo na ruke,

Muri iryo joro nibwo nabonye Papa mwiza wo mu ijuru, abaganga bamaze gukora ibishoboka byose nagaruye ubuyanja ndatuza, muri iryo tuze rero nibwo Imana yansuye, iza mu ishusha ya mama, njye numvaga ko nta muntu ushobora kunkunda, nibwiraga ko nta muryango ngira, ku isi numvaga ko ndi igicibwa
Ubwo Imana yaje muri ya shusho ya mama maze arambwira ngo urakunzwe, ufite umuryango, urakenewe kandi naguhaye ibyo ukeneye byose.

Nyuma y’iryo joro, nahise numva nkunze kubaho, nahise nongera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, ubu ndakunzwe, ndakenewe, mfite umu papa unkunda cyane kandi ubu ndacyakeneye kubaho kuko mfite impamvu yo kubaho
Mu rwandiko pawulo yandikiye Abafilipi1:21 haravuga ngo: kubaho ni kristo no gupfa ni inyungu ku mukristo wese w’ukuri, nasanze kwiyahura atari wo muti w’ibibazo ubu nguwe neza kuko ndi muri kristo

Amen.

Source: topchretien

Liliane KALIZA @agakiza.org

Nitwa Eric Celerier, mu bwana bwanjye nahuye n’ibibazo byinshi kuko ababyeyi banjye batandukanye nkiri muto, ubwo nari maze kugira imyaka10 gusa, nahuye n’ubuzima butoroshye ariko nza kumva abantu bavuga ko Yesu atanga amahoro, naragiye negera padiri kuko nakuze mbona nsengera muri catholique ansaba kwicuza ibyaha byanjye ndabikora kuko muri iyo myaka micye nari mfite nakoraga ibyaha bitandukanye.

Nyuma yaho naje kubyibagirwa kuko maze kugira imyaka 16 gusa natangiye kunywa ibiyobyabwenge cyane kugeza ubwo byari bigiye kunyica, mu gihe nendaga gupfa banjyanye kwa muganga ikubagahu kuko babonaga birangiye ariko nsenga Imana mu mutima ndayibwira nti nunkiza nzagukorera, ubwo namaze gukira rya sengesho ndaryibagirwa ariko ndashima Imana ko yo itaryibagiwe.

Hashize imyaka ibiri, abantu bo mu muryango wanye baje kuntumira ngo tujyane ku kurya ku rusengero rwabo, icyo gihe narabyemeye kuko nakundaga ibiryo cyane,naremeye turajyana ariko Imana yari integerereje ahongaho, ubwo bigishije ijambo ry’Imana ku rukundo rwayo rwatumye itanga umwana wayo w’ikinege atangira guhamagara abatsinzwe n’ijambo ry’Imana.

Icyo gihe umutima wanjye warateraga cyane, nari mfite ubwoba bukabije, ngiy kumva numva ijwi rivugira mu mutima wanjye ngo iki nicyo gihe cyo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wawe, naremeye ndahaguruka baransengera ya mahoro nahoranye mfite imyaka icumi aragaruka numva nguwe neza cyane.

Ubuzima bwanjye ntibwari bworoshye na gato, ariko Yesu abugezemo bwahise buhinduka, ubu nguwe neza, Imana yampaye umugisha impa umugore mwiza n’abana beza turashima Imana.

Nshuti yanjye amahoro Yesu atanga ni ntagereranwa kandi nawe ushobora kuyabona uyu munsi, emerera Yesu yinjire mu buzima bwawe uraba amahoro masa

AMEN

Liliane [email protected]

Nitwa MUKANKURANGA Jacqueline navutse mu mwaka w’1988, mvukira mu mujyi wa Kigali ahitwa mu rubonobono, ahazwi nko mu (kidelenka) namenye ubwenge nsanga iwacu ari njye mukuru, mama yari akijijwe ariko papa yari umusinzi, nkura mbona mama akandamizwa na papa ariko kuko yari akijijwe akabyihanganira, iwacu nta nzara twari dufite na mba kuko twararyaga, tukanywa, mbese nta kibazo cy’imibereho twari dufite kuko mama yari umucuruzi.

Kubera ko aho twari dutuye mu kidelenka habaga indaya nyinshi n’abanywarumogi, namenye ubwenge nisanga muri ubwo buzima bubi, ku buryo ku myaka icyenda yonyine nari nzi kunywa urumogi rwinshi, iby’urumogi bivaho mba indaya butwi ku buryo ubu sinamenya umubare w’abagabo cyangwa abasore twaryamanye kuko ni benshi,

Iwacu ntacyo batakoze ngo bampane, papa agakubita, mama na we akansengera ariko biba iby’ubusa ndagenda ndangirika, ndibuka ko ku myaka 12 narinzi icyo gukora, nanywaga urumogi ubundi nkajya gushaka abo nsambana na bo, ubuzima bukaba ubwo kwiyambika ubusa kugirango abagabo bankunde kuko ikintu cya mbere kiranga indaya ni imyambarire idahwitse, igihe cyaje kugera rero mara iminsi myinshi mu rugo batazi aho mba, ndi kumwe n’umugabo aza tugasambana uko abyumva
Ubu buraya no kunywa urumogi nabibayemo kugeza ku myaka 18 ariko icyo gihe cyose nta mahoro nigeze mbonamo na make, wari umuruho gusa kuko hari abo namburaga,twahura bagashaka kunta mu muhanda ngo mpfe ariko Imana igakinga ukuboko nkabaho

Mu byukuri uretse Imana ihindura ubuhamya, nababajwe n’iminsi yanjye ya kera kuko aho nacaga hose bandyaniraga inzara ngo dore ya ndaya yo kwa john, nari narashaje narabaye agakecuru ndakushuka bikabije, papa yarankubise akanterura agakubita hasi ariko nkabyuka nkasubirayo, aha ndagirango nsabe ababyeyi ntibagakosoze umwana inkoni ahubwo bajye bamubwiza umunwa ubundi basenge cyane umwana azumva.

Igihe cyaje kugera rero umugabo umwe aranshuka cyane ambwira ko azampa icyo nshaka ubundi akazajya ansambanya, ubwo naragiye ariko sinarinzi ko uwo mugabo arwaye SIDA aransambanya biteye ubwoba kuko yarankingiranaga we n’umugore we kuko yari yarabwiye umugore ko yanzanye kugirango ajye angabanyirizamo ubwandu bwa SIDA, yataha akaza tugasambana ubuzima buba ubwo, noneho ndagenda ndabora neza neza kugezaho we n’umugore we bagambiriye kundoha kuko babonaga ntazabaho,nari mpamaze umwaka nkora ubwo buretwa.

Nyuma rero bari mu mugambi wo kundoha nibwo umugabo yakoze impanuka agonga umuntu arapfa bahita bamufunga, ubwo umugore ahita afata umwanzuro wo kuncuruza kugirango abone amafaranga azamubeshaho we n’umwana we ndabyanga, maze kubyanga ararakara cyane ajya gushaka indaya zabaga hafi aho anshinja ko namwibye ibihumbi bitanu kandi ko ngomba kuyakorera, ndabyanga za ndaya ziraza zirankubita cyane,zinkorera ibya mfura mbi zigeza n’aho zizana essence zishaka kuntwika, ubwo byari bigeze nko mu mu saa sita z’ijoro ndiruka cyane mbona nisanze mu maboko ya polisi mbabwira ibyambayeho byose.

Ubwo rero ni nabwo bahamagaye mama aza kundeba arampimisha asanga nta sida mfite anjyana mu rugo aranyondora, maze gukira mfite imyaka 16 nibwo namenyanye n’umugabo tubana uyu munsi kuko yari umusore w’imyaka 20 yacuruzaga shikarete n’amazi muri gare turamenyana cyane akajya angurira ibiryo aho muri gare, tukajyana mu mupira kuko yari umufana ukomeye wa Rayon sport ariko njyewe icyo nari ngambiriye kwari ukumurya umutima nkamurya amafaranga gusa, rero naje kumusura iwe mu rugo mpita mpakura inda y’umwana wa mbere witwa Fabrice,

Ubwo namenye ko nasamye inda igeze mu mezi atandatu ndagenda ndabimubwira arangije ati nta kibazo ariko nta bushobozi mfite bwo gutunga umugore, ndataha ngeze mu rugo bati zana uwaguteye inda, araza ageze mu rugo bareba uko ameze bakubitwa n’inkuba barikanga kuko yari nta kigenda, agahinda karabica, ahita yemera ko azamfashiriza mu rugo ariko asohotse ahita abura burundu .

Aza kugaruka inda igeze mu mezi icyenda turaganira ansaba kuza mu rugo ngezeyo nsanga afite aka matelas gato, chaise eshatu, ubuzima bubi cyane, ariko ndemera ndagenda ndibuka ko nahageze kuwa kane, ku cyumweru ndabyara, umusore ntiyabyemera ahita apanga gucika ngo yigendere ariko yinjiye mu bitaro ngo arebe ko nabyaye koko asanga umwana barasa nk’intobo, ahebera urwaje nyine turagumana,
Nkimara kubyara inzara yaranyishe, irandya ku buryo bukomeye, nambara ubusa abantu barabimenya, tukajya mu nzu njye n’umugabo n’umwana twese tukarira hakabura uhoza undi kubera inzara,

Igihe kiza kugera rero umugabo abona akazi gatunguranye akajya yinjiza amafaranga nkagirango si ayacu, ubwo umurengwe uba urinjiye rero nsubira mu nzoga no mu myambarire idahwitse, mu cyumweru nkisukisha kabiri, umugabo ndagenda ndamunanira neza neza, nkamuraza hanze kenshi, ndamuzengereza cyane, ajya iwacu abwira mama ko namunaniye, mama amusaba kunkubita cyane, araza akajya ankubita ariko bikanga

Ubwo umugabo yaje kurambirwa kuko nari naramunaniye neza neza, afata icyemezo cyo kunyirukana,

Ntuzacikwe n’icige cya nyuma kirimo uko Jacqueline yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we………..

Liliane [email protected]

Mu gice giheruka twabagejejeho ubuhamya bwa Jaqueline burimo uko yabaye indaya akiri muto, uyu munsi tugiye kubagezaho uko yaje kwakira Agakiza mu buzima bubi yari arimo

Umugabo wanjye yaraye anyirukanye, yarabyutse aragenda arangije arambwira ngo nagaruka ntansange aho, ubwo nabuze icyo nkora mu gitondo mbyukira mu rusengero rwa ADEPR rubonobona njya gushaka Yesu w’abarokore kugirango anyihere amahoro kuko numvaga nduhijwe n’ibyaha byinshi, umugabo nari naramuzengereje ku buryo bukomeye, amaze kunyirukana nshaka guhungira kuri Yesu w’abarokore.

Naragiye njya gusenga, ngezeyo bose barishima bibuka ibintu byinshi Imana yajyaga ibwira mama ko nzakizwa, barishima barabyina cyane, uko babikora nkagerageza gushaka igituma bahora bishimye kikanyobera, ubwo barigishije, ijambo riransinda ndagenda baransengera banyigisha uko umurokore yitwara, nkuramo amapantalo, ibikomo, imisatsi, ubundi nsigarana ikibazo kibaza ngo mbese Yesu wanyu azanyubakira urugo ko umugabo yanyirukanye?

Nabonye ababyeyi bangira inama yo kugandukira umugabo wanjye, icyo gihe yitwaga Rasta Gacuma, yari umufana wa rayon sport ukomeye cyane, ubwo naratashye ndateka, atashye ndamugaburira nti karibu ku meza mugabo nkunda, aratungurwa cyane ariko ntiyabirya, mara icyumweru nteka ntarye ariko nkagerageza kuganduka nkamwubaha cyane.

Akajya ataha yasinze agwagwana n’uducuma, amayugi, nkabanza nkabijyana mu rugo ubundi nkagaruka kumutwara yabaye ibyatsi, mbese ngerageza gukora uko nshoboye ndamugandukira, icyumweru gishize arambwira ati ubanza warakijijwe koko
Ubwo tubana neza, dutangira kongera kujya inama, muri icyo gihe cyose twabaga mu nzu y’ibyondo, itagira sima n’umuriro, dufite chaise eshatu gusa, turara hasi ariko turiyubaka tujya mu nzu nziza ifite sima n’umuriro ubuzima burongera buba bwiza cyane tugura intebe nziza za ntangiye ubuzima.

Mpita ntandukana na ba bagore n’abasore twasangiraga inzoga n’itabi, ntangira ubuzima bushya muri kristo, ndaganduka cyane ahita ampemba kujya kunsaba iwacu mu rugo, haba ibirori byiza ndanezerwa
Hashize igihe gito na we afata umwanzuro wo gukizwa kubera imbuto namwereraga, arabatizwa, duhita tunakora marriage ubu tubana nk;umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.

Ndagirango mbwira abantu ko nta kure habaho Imana itakura umuntu, nta na kure habaho itageza umuntu kuko njyewe watangiye uburaya n’ubusinzi mfite imyaka icyenda sinibwiraga ko nakongera nkabona ubuzima.

Ndashima Imana ko nta SIDA nahanduriye, ndashima Imana cyane ko yampaye kubyara abahungu n’abakobwa hejuru y’ubusambanyi bw’indengakamere narinarakoze, ndashima Imana ko mu Magana y’abanyabyaha yantoranije ngo mbe inshuti ye maze akampa Agakiza ku buntu, ndashima Imana yampereye Agakiza umugabo maze ikanyubakira urugo, Imana yarakoze

Ushobora kuba wumva nta byiringiro byo kubaho ufite kubera ibibazo runaka ariko Yesu ni byose kumufite numwisunga arakubera ibyiringiro.

Amen.

Liliane KALIZA

Nitwa Micael Lanoix, ndibuka ko nahoraga ndwaye iminsi yose, sinigeraga nkora sport, nta mbaraga nabaga mfite, sinajyaga nishimana n’abandi, ubuzima bwanjye bwari umubabaro n’agahinda gusa kuko nta minsi itatu yashoboraga gushira ntarwaye, nahoraga ndira ubuzima bwanjye bwose kuko uburwayi bwanjye bwatangiye maze amezi atandatu mvutse.

Mu byukuri navukiye mu muryango ukijijwe, tuvukana turi abana bane, njye ndi uwa gatatu, muri abo bana bose nta numwe wigeze urwara, ahubwo njye nahuye n;’indwara yo mu muryango mvukana amaraso yanduye ku buryo nabanaga n’ububabare bukabije cyane kuko byasabaga ko bahora basukura amaraso yanjye.

Nakuranye ubuzuma butandukanye cyane n’ubw’abavandimwe banjye, ngahorana agahinda ko guhora kwa muganga nubwo nari mfite ababyeyi banyitaho cyane bakanansengera ngo nkire, ku myaka 14 nibwo nakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye ariko nubundi ubuzima bwari bwa bundi nubwo ntahwemaga gusaba Imana ngo inkirize umubiri umbabaza bikabije.

Nakomeje kubana n’ubwo bubabare buturuka ku maraso yanduye ( arimo umwanda) nari mfite, mama agakomeza kumpatira gusenga Imana cyane nyisaba ko yankiza, maze kugira imyaka 18 hari mu mwaka wa 2001 nibwo nagiye kwisuzumisha nk’ibisanzwe ngiye kubona mbona ibisubizo binyereka ko ntakirwaye, halleluyaaaaaaa, Yesu yarankijije, Yesu yarankijije, amaraso yanjye yayahinduye mazima.

Hari ibyiringiro ku buzima bwawe soma (Yeremiya 31:17),Mu mwaka wa 2012 nakoze ubukwe, ubu imirimo yose mbasha kuyikora, ndyama gake kandi nkakomeza kuba muzima, byose ndabikesha amaraso ya Yesu yaje akivanga n’ayanjye nkaba muzima halleluyaaa, Yesu ni byose nawe yakugirira ibambe akagukiza ndetse agahembura ubuzima bwawe.

Amen.

Source: mystory.me

Liliane [email protected]

Muraho, nitwa joelle mfite imyaka 27, ndifuza kubabwira uko nabonye imbaraga z’Imana nkakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, nkabona amahoro ntigeze mbona ntarakira Yesu mu buzima bwanjye.

Nari mfite imyaka 23, ndangije amashuri yanjye, nabonye amakuru ambwira ko mama wanjye arwaye kanseri, mu byukuri nkimara kumva iyo nkuru y’incamugiongo ntibyari binyoroheye na gato kuko nibazaga amaherezo y’ubwo buzima bubi ngiye gutangira nkayabura.

Ariko muri uwo mubabaro utagira uko ungana, muri ako gahinda gakabije ndetse no muri uwo mwijima w’icuraburindi nari ndimo, nahisemo kwegera Yesu kristo mushakaho ubufasha ngo ndebe ko yankiriza mama.

Naramwisunze rero na we anyakirana ubwuzu bwinshi amara umubabaro, ampa amasezerano numva ndyohewe no kuba mufite, kuko yakoze ikintu gikomeye mu gihe mama yari amaze umwaka wose arwaye, Yesu yansenderejemo amahoro numva nguwe neza.

Abaganga bakoze ibishoboka byose ngo barebe ko baramira ubuzima bwa mama ariko aranga abaca mu myanya y’intoki, mu byukuri ntago byari byoroshye kubura umubyeyi wari usigaye kandi ari na we wari inkingi ya mwamba mu buzima bwacu, ariko Yesu yakoze ikintu gikomeye ampa amahoro yo mu mutima ku buryo no mu gushyingura nari nkomeye rwose.

Sinzi ko ibi bintu mubyumva nkuko mbivuga kuko njyewe mu buzima bwanjye natinyaga kureba umuntu wapfuye, n’iyo najyaga gushyingura abaturanyi navagayo nenda gupfa kubera agahinda kenshi nabaga mfite.

Bene data natunguwe no kubona nkomeye mu gihe cyo gushyingura mama wanjye, Yesu ni we mahoro yacu, niwe utanga amahoro no mu gihe cyo kuyabura, yarakoze yagize neza.

Ushobora kuba udafite ayo mahoro uyu munsi, uribaza icyo wakora kugirango uyabone ariko wakibuze, uyu munsi niwemerera Yesu akinjira mu buzima bwawe araguha amahoro atemba nk’uruzi, araguhaza ibyishimo utigeze ugira.

Nyemerera umwizere maze umwakire nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, na we arakubera ibyiringiro.

Amen.

Liliane [email protected]

Iki ni igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa KAMPIRE Zamda kirimo uko yaje gukizwa n’uko umugabo we wamutotezaga ndetse akanamuharika yaje gukizwa akakira Yesu nk’umwami n’umukiza we

Nyuma y’igihe kinini nsengera mu idini ya islam kandi ndushye, umuhamagaro wanjye waturutse ku muturanyi nari mfite,kuko yajyaga abona ukuntu meze nk’ikihebe, akabona ukuntu nkubita umwana wanjye kuko nabaga mfite umujinya ku buryo n’iyo nabonaga inkoko y’umuturanyi itamba ahongaho narayicaga ubundi nkajugunya mu bwiherero, uwo muturanyi rero atangira kujya ambwira ko Yesu atanga amahoro

Bukeye ndamubaza nti ariko ubundi uwo Yesu uvuga agira amahoro angana iki ko numva n’iyo yayabona atabona ayuzuye umutima wanjye, arambwira ati agira amahoro atemba nk’uruzi ati ab’isi ntibajya bayamenya ariko ntajya ashira, ubwo nahise ntangira kumugenzura mu ngeso ze nshaka kumenya ko amahoro ambwira na we yayabonye, abana be bakora amakosa nkajya kureba uko abahana, haba hagize amatungo amwoneye nkajya kureba uko abyitwaramo

Nza gufata icyemezo cyo kureba ko uwo Yesu yaba agira amahoro, naragiye mbibwira wa muturanyi, mubwira ko nshaka kumenya uwo Yesu ariko ndamubaza nti ese ko maze amezi atatu ntasinzira Yesu azampa ibitotsi? Nti ese ko numva ntagishaka kubona umugabo wanjye n’umuhungu we ubu nzongera mbakunde mbabone nk’abantu? Nti ese ko mu buzima bwanjye ngira umujinya w’umuranduranzuzi uwo Yesu azamara umunjinya?

Yahise ambwira ati ibyo bintu uko ari bitatu ubishyire ku gapapuro tujye mu rusengero ubishyireyo Ysu natabisubiza uzigarukire, ubwo nahise nshaka umugabo ndamubwira nti ndashaka kujya gusengera mu barokore ku cyumweru, arangije arambwira ati n’ubundi ujya gupfa arasamba uzagende urindagire

Ndabyibuka nagiye gusenga bwa mbere bigisha ijambo rivuga ngo yemwe abarushye n’abaremerewe, asobanura umuruho neza nsanga ninjye ari kuvuga gusa ndarira ndahonga neza, babaza abashaka ko babasengera ndagenda ndapfukama banyigisha kwatura ndabikora baransengera, uwo munsi ndataha njyeze mu rugo ndaryama ndasinzira nk’uruhinja bukeye nkomeza imirimo yanjye nkomeza no kujya gusenga icyo gihe hari kuri noheri naratashye nsanga umugabo yariye karungu

Arambwira ati sinarinziko warindagiye koko arambwira ati sinemerewe kubana n’umukafiri( umuntu udasengera mu idini ya islam)kandi ndi umusiramu antegeka gutaha nkajya iwacu cyangwa se nkajya nkubitwa ibyo we yitaga intambara ntagatifu, nahise ntangira gukubitwa amanywa n’ijoro, ubu narakubiswe inkoni ziransaguka neza, kuko yansaganga ku rusengero agahagarara ku muryango akantumaho umudiyakoni ubundi akankubitira ahongaho twagera no mu rugo akankubita,

Ku wa kabiri najyaga gusenga yataha akankubita, ku wa gatanu akankubita, ku cyumweru navayo akankubita naba ndi no mu rugo akibuka ko nagiye gusenga mu barokore akankubita, inkoni ndaziryamira ubu mfite ubumuga mu mutwe kubera inkoni, ubwo kwa mabukwe ntacyo nari kubabwira, mu rugo nabo babonye mvuye mu idini ryabo baranca nguma mu rugo rwanjye imyaka ine irashira nkubitwa amanywa n’ijoro

Igihe cyaje kugera mugira inama mfashijwe n’umwuka wera ndamubwira nti ko uri umuntu mwiza cyane ufite inzobe nziza, waretse kujya unkubitira ku gasozi ahubwo ukajya unkubitira mu nzu wakinze aho kugirango abantu bajye bagutuka? Kuva uwo munsi nandika ibaruwa ivuga ko ngomba kujya nkubitwa buri uko mvuye gusenga, arangije abishyira mu bikorwa akajya ankubita yaba yatashye ananiwe bwaracyaga akankubita

Imyaka imaze kuba itandatu mba muri ubwo buzima umugabo yaramparitse ku mugaragaroamuzana mu rugo tubana mu nzu imwe, nkateka nkababwira nti karibu ku meza, umugore yasanga bitaryoshye akabanza akankubitisha ariko bakabirya, imyaka ibiri ishize barimuka mara imyaka umunani umugabo yarantaye, babyarana abana bane nanjye ansigana abandi bane

Nakomeje gusenga cyane Imana ikampa amarenga yuko umugabo azagaruka, imyaka umunani ishize haje kubaho ibintu byo kubarura imitungo, ariko ubwo hagati aho twari twarasezeranye mu murenge, mbere yuko ubutaka bubarurwa naguze ikibanza nubaka n’inzu hashize iminsi mike umugabo araza ayimukiramo we n’umugore we njya kubarega ariko ntibyagira icyo bitanga

Igihe kigeze umugabo arahomba cyane asigara nta mafaranga afite, batangira kurya gacye gashoboka, umugabo biramushobera, umugore ahita azamura ikirego cyo kubaruza imitungo ashaka ko ya nzu yanjye niyubakiye iba iye, ubwo biba ngombwa ko nzana ibyangombwa byose by’inzu ndabyerekana biba ngombwa ko bampa ibyangombwa nkabishyira polisi, ariko mbwira umugabo nti ibi byangombwa nimbijyana barabafunga, arambwira ati bitange ndagenda mbishyira mu rugo hashize iminsi itatu n’ubundi umugore we amumereye nabi amusaba ibyo kurya kandi undi nta cyo afite, aza kunsaba gutanga bya byangombwa ndabikora barabafunga babakatira umwaka

Imana impa umugisha ndakora nkajya mugemurira uko nshoboye, buri uko nje nkamuzanira ibiryo byiza cyane, abo bafunganye bamubwira ko yakoze amakosa akirizwa muri gereza umwaka ushize arataha arabatizwa arahinduka rwose ubu ni umukristo wo ku mudugudu wa mubuga

Kugeza uyu munsi tubayeho neza nta kibazo nta kimwe dufite twembi turi abagenzi banjya mu ijuru, Imana yahinduye amateka ku buzima bwacu

Amen.

Liliane [email protected]

Nitwa Yustianus Primus Muabuzi, nakuriye mu muryango ukennye cyane, twabagaho mu buzima bugoye kuko twararanaga n’ababyeyi mu cyumba kimwe, twaryaga ibyo tubonye kandi rimwe na rimwe ntitunabibone, ibyo kurya neza cyangwa indyo yuzuye nabyumvaga ndi ku ishuri gusa

Ariko nubwo mu rugo iwacu byari bimeze bityo, nari umuhanga mu ishuri, ibyo bigatuma ngira inshuti nyinshi zazaga ngo nzisobanurire amwe mu masomo twigaga, mu bigaragara ababyeyi banjye bari aba catholique bujuje ibyangombwa, birumvikana nanjye nakuriye muri iyo dini ndetse ndarikunda cyane kugeza aho mba umuhereza wa padiri

Maze kugira imyaka 17, icyo gihe hari mu mwaka w’1989 natangiye kumva nanze iryo dini, ariko ababyeyi bansaba kureka imirimo nakoraga yo aeriko ndigumemo, nabaye ahongaho ariko uko iminsi ishira nkumva ndi kugenda nanga iryo dini bigeraho numva ndizinutswe burundu noneho ntangira gushaka irindi dini najyamo nkaryishimira ariko ubwo nubwo nari aho nakoraga ibyaha bitandukanye, numvaga nduhijwe n’ibyaha.

Naratangiye njya mu idini ya islam ngo ndebe ko nakwishima biranga ariko nza kujya gusengera aho mushiki wanjye yasengeraga muri pentecoste numva ndashishimiye ndetse mbona ibyaho bitandukanye na catholique ndetse na islam

Igihe kimwe ndi gusenga njyenyine nibwo numvise umutwaro undemereye umvuye ku mutwe numva ndaruhutse umubiri wose nyoberwa ibimbayeho ariko numva ijwi rimbwira ngo ibyaha byawe urabibabariwe, naratashye mbibwira mushiki wanjye na we arongera aransengera ndakira neza, nigira umubatizo ndabatizwa ntangira kaminuza ndi umugenzi ujya mu ijuru

Mu byukuri aho nigaga muri kaminuza ntago byari byoroshye abanyeshuri basambanaga ubareba, bkanywa ibiyobyabwenge ubareba, iyo ntaza kugira kristo ngo ankomereze muri we nari gucogora nkamera nka bo ariko yarankomeje andwanaho ngo ntasubira mu byaha

Ubu ndashima Imana ko kuva icyo gihe ntigeze nsubira inyuma, ubukene twari dufite mu rugo ntibwatumye niga ingeso mbi ngo nibe ahubwo kristo yarigwatirije tunyurwa n’ibyo dufite kandi tubaho

Uyu munsi ndashima Imana yanyubakiye urugo rwiza, mfite umugore mwiza n’abana bane, icyifuzo cyanjye ni uguhora nkizwa,nahagizwa cyane no kumenyekanisha kristo ku batamuzi, kuko ni umwami mwiza ingoma ye ntizigera ihanguka
Nta wamwiringiye uzakorwa n’isoni keretse abava mu masezerano ari nta mpamvu

Amen.

[email protected]

Nitwa Sabrina Kebli, navukiye I paris, mu bufaransa, papa wanjye yari umu Algeria naho mama ari umufaransa, maze kugira imyaka 15 mama yifuje gutangira ubuzima bwe bwite ahita anyohereza kubana na papa muri Algeria mu buzima bwari bungoye cyane kugeza uyu munsi

Kuva icyo gihe nahise ntangira kunywa itabi n’ibiyobyabwenge kugirango ndebe ko nabona amahoro n’umutekano, igihe kimwe papa na we yatangiye kujya ataha yasinze, atangira kuntoteza ashaka kunyica neza neza kuko nari narabonye ko atakiri papa nari nzi

Ubwo nahise mfata icyemezo cyo kuva mu rugo ndigendera, ibiyobyabwenge mbigira akamenyero, ku myaka 17 nagiye kwibana nkundana n’agasore gato nkumva nibwo buzima bwanjye, mu byukuri natangiye ubuzima busa n’ubwa mayibobo, ntangira gushaka amafaranga nayabura nkiba, ubwenge butangira kugenda numva njya kwa muganga ariko ibiyobyabwenge biranga biranganza

Ijoro rimwe nibwo natekereje neza mbura icyerekezo cy’ubuzima mpita mfata umwanzuro wo gufata ikiyobyabwenge cya heroine kugirango ndebe ko naryama ngasinzira cyane

Nafasha urushinge nditera ubundi ndaryama ariko ibyakurikiyeho nabibwiwe n’abandi ko nahise nsa n’uwapfuye njya muri koma aho ntabashaga no gutekereza, ubwo mubyara wanjye yaje kunsengera ahongaho muri kwa muganga maze gukira akomeza kunganiriza u ijambo ry’Imana ariko sinajyaga ntekereza n’inzira injyana mu rusengero, igihe kimwe mubyara wanjye yansabye ko tujyana gusengera ahantu mu buholande ndabyemera kuko nari nizeye gukurayo ibiyobyabwenge byinshi

Tukiri aho inshuti ya mubyara wanjye itangira kunganiriza ku ijamba ry’Imana mubwira ko ari umusazi atazi ibyo akora kuko na bibiliya yizerayanditswe n’abantu bityo ntashobora no kuyisoma na rimwe,yarakomeje aranganiriza ansaba kwikorera ubushakashtsi kuri Yesu nanjye ndabukora

Igihe kimwe mbwira Yesu nti niba ari wowe koko uzankize kunywa ibiyobyabwenge nzakwizera nindngiza ngukurikire, ako kanya nahise numva amahoro yuzuye umutima wanjye numva ndanezerewe ntazi icyo mbaye mpita menya ko Imana iriho kandi ko Yesu yapfiriye ibyaha byacu

Ndiga neza ndarangiza mbona akazi keza, uyu munsi tuvugana namaze kubabarira ababyeyi banjye, menya neza ko ntari njenyine ahubwo Yesu turi kumwe

Bene data Yesu aradukunda kuruta uko abana b’abantu badukunda, Yesu yampaye amahoro n’umutuzo ntagoraga, uyu munsi nguwe neza muri we kandi nejejwe no kubabwira ko Yesu yahinduye ubuzima bwanjye ukundi

Niba utabyumva neza, genda ukore ubushakashatsi uzambwira

Amen.

[email protected]

Diane Kamadia ni umunyarwandakazi yashakanye na Nkundabatware Patrice bafitanye abana 4 akaba afite n’umwuzukuru umwe. Atuye muri Leta z’unze ubumwe za Amerika (USA), muri Leta ya Arizona, asengera mu itorero rya Abundant Life Center Church, Kuri ubu afite ishimwe ry’uko Imana yamukijije Cancer y’ibere.

Mu kiganiro yagiranye na www.agakiza.org Kamadia yadutangarije bijya gutangira hari mu mwaka wa 2009, nibwo yumvise mu ibere rye ry’iburyo harimo akantu kameze nk’akabyimba ariko abanza kugasuzugura, mu kwezi kwa cyenda kw’uyu mwaka (2009) yumva hajemo umusonga Nibwo yabyeretse umuganga (Doctor) muri CHUK), nyuma yo kumukorera ibizamini babwohereza mu bitaro by’Umwami Fayisali (King Faysal Hospital) gukoresha igipimo (biopsy).

Kamadia yakomeje atubwira ko tariki ya 9/11/2009 aribwo yahawe ibisubizo bimubwirako yarwaye Cancer y’ibere, akibyumva yabajije umuganga ikigiye gukurikiraho amusobanurira ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo yitabweho. Kamadia yabimenyesheje bamwe bo mu muryango we gusa benshi bananirwa kubyakira ndetse bananirwa no kumusubiza kubw’agahinda, ariko yikomeza ku mana, Akigera mu rugo avuga ko yinjira mucyumba arapfukama, arasenga abwira Imana ati : Mana umpe imbaraga zo kwakira iki kigeragezo, unkomeze kugirango nanjye nkomeze abana n’umuryango wose, Imana irabimuha arakomera Nibwo Imana yamuhaye ijambo dusanga mu 1Abakorinto 10:13 rivugango “Ntakigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu.....”Icyo gihe avuga ko umwana we yamusanze asengana umubabaro amubajije icyabaye abura uko abimusobanurira gusa umwana abona ko hari icyo amukinze.

Nk’uko yakomeje abitangariza www.agakiza.org , Ngo yahise atangira gahunda zo kwivuza, ari nabwo Abaganga bo mu Rwanda bafashe icyemezo cyo kumwohereza kwivuriza mu buhinde gusa ngo nta bushobozi kubwe yari kubona bwo kwivuza iyo atagira inshuti, Kamaria avuga ko Icyo gihe yakoraga muri CHUK mu ishami rishinzwe abakozi ( Human Resource ), akibibamenyesha ikibazo cye ngo bakigize icyabo. barahaguruka hamwe n’umuryango we n’izindi nshuti baramufasha, mu kwezi kumwe yari amaze kubona amafaranga yose yo kwivuza mu buhinde.

Tariki ya 13/12/2009 nibwo yagiye mu buhinde mu biraro bya Miot (MIOT Hospital). Muri ibyo bitaro ntiyari wenyine yari arwaranye n’ababyeyi bafite ikibazo nk’icye, ariko akumva we akomeye ndetse ngo nibwo yibutse rya jambo Imana yamuhaye arushaho gukomeza abandi. Abaganga bakomeje kumuvura uko bashoboye nyuma y’amezi 3 baramusezerera, akomereza imiti mu Rwanda no gukoresha ibizamini, muri ubu burwayi avuga ko yabonye Imana mu buryo bukomeye kuko Hari benshi barwaye nkawe bapfuye n’ubwo nawe Yababaye bikomeye muri icyo gihe cyane cyane ubwo yanywaga imiti bita Chimiotherapie unywa igakumaraho akantu kose k’akoya guhera ku musatsi, ariko avuga ko itamugizeho ingaruka cyane nk’uko yabonaga abandi bameze.

Rumwe mu mpapuro zo kwa muganga
Nyuma y’umwaka agarutse mu Rwanda, yagize amahirwe yo kubona Viza yo kujya kuba muri Amerika (USA) ari naho atuye kugeza ubu, akomeza gusuzumwa n’abaganga b’abahanga basanga Cancer nta kindi gice cy’umubiri igaragaramo yarajyanye na rya bere, kugeza ubu imyaka ibaye 7 hafi 8, ni muzima, kugeza uyu munsi ibere rindi nta kibazo ryigeze rigira ndetse nta kindi gice cy’umubiri gifite ikibazo.

Mu gusoza ubu buhamya, Diane Kamadia avuga ko ashimira Imana yamwongereye iyi minsi yo kubaho, ndetse ngo ubu burwayi bwe bwatumye yongererwa imbaraga zo kuvuga Imana, abwira abafite ibibazo bikomeye ko dufite Imana itabara n’iyo haba ku munota wa nyuma, Kandi Avuga ko umuti wa mbere w’ikigeragezo ari Ukwiyakira no kwizera , kandi abwira ababyeyi n’abakobwa ko bakwiye guhora bisuzuma kugirango bumve niba nta kibazo bafite mu ibere basanga hari impinduka bakajya kwa muganga kuko n’aho basanga baranduye Cancer iyo wivuje kare ushobora gukira.

Ubuzima bwe bwari bugeze kure Imana iramukiza ubu ameze neza
Ubu buhamya bwatanzwe na Diane Kamdia, uba muri USA- Tucson Arizona

Nitwa David memphis, mugihe nari mfite imyaka 20 y’amavuko nafashe umwanzuro wo gukurikira Yesu kubera ko nari naragerageje uburyo bwose bushoboka ngo ndebe ko namenya Imana mu bundi buryo biranga

Mu myaka 10 yashize nangaga Imana mu buryo bukomeye ku buryo ku myaka 10 ninyweraga ibiyobyabwenge nkumva nta cyo bintwaye, nishora mu byaha by’ubusambanyi mbigira akamenyero mu zuzima bwanjye bwa buri munsi nkumva nta kibazo mfite

Gusa hashize imyaka 10 nibwo nateereje neza nsanga ndi kuenda nsayisha cyane Imana ingaruramo ubwenge, igihe kimwe ndararama ndeba hejuru mbwira Imana nti niba unyumva kora icyo ushaka cyose ariko wongere ungire mwiza

Umuririmbyi ni we wuzuye umwuka wera aravuga ati hariho icyo nkwaka mwami nubwo mpora ngucumuraho mwami unyeze kandi unyejeshe amazi cyangwa umuriro, muri make yari ashatse kubwira Imana ati nubona amazi ariyo akwiriye kunyeza uyakoreshe kandi nubona ushobora gukoresha umuriro nkera nabyo ubikore

Icyo gihe rero nanjye nasabye Imana ko ikoresha icyo ishatse ariko nkera, nkongera nkaba muzima, Imana rero yaranyumvise itangira kunshura neza irabikora ku buryo mu myaka itanu nari maze kuvamo igikoresho gifitiye nyiracyo umumaro

Ubwo Imana yakoresheje umwana w’umukobwa ukiri muto atangira kunyigisha ijambo ry’Imana antoza inzira y’agakiza mu buryo butuje ngenda numva gahoro gahoro, ku buryo ku myaka 38 nari maze kuba umukrito mwiza

Nyuma y’icyo gihe nakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye ntangira inzira nshya y’agakiza ubu ndi umukristo kuva icyo gihe kugeza uyu munsi sindasubira inyuma kuko
Yesu yahinduye ubuzima bwanjye ukundi

[email protected]

Ubu ni ubuhamya bwa Japhet wahumye amaso afite imyaka icyenda aravuga uko abanye na Yesu nyuma yo guhuma akiri muto cyane

Nitwa Manirakiza Japhet navutse mu mwaka 1998 navukiye mu muryango w’abana 9 abakobwa 4 n’abahungu 5 twese turiho Imana yaraturinze 6 bubatse ingo abandi 3 turacyari ingaragu.

Mu umwaka wa 2012 ubwo nari mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza nafashwe n’uburwayi bw’amaso nkumva mu maso haza ibintu bimeze nk’amajeri nkajya mbibwira ababyeyi banjye ntibabihe agaciro byaje gukomera nkajya mbona nkuhengereza mu cyirori nyuma baje kujyana kwa muganga basanga uburwayi bwarandenze niko kuviramo guhuma amaso burundu.

Byanteye agahinda gakomeye ariko nyuma nza kwiyakira hamwe n’amasengesho Imana iramfasha ubu ndakomeye ntakibazo.

Ababyeyi , inshuti n’abavandimwe bakimara kubona ko bingendekeye gutya bajyanye I Kigali kwiga mu ishuri ry’abafite ubu bumuga marayo amaze 6 naje nzi gusoma Bibiliya ariyo mubona mfite aha ku ifoto yanjye , banyigishije kwimesera , kwikorera isuku ndetse n’utundi turimo dutandukanye.”

” Ubu nshobora kwivana mu gasantere k’iwacu nkagenda iminota 25 nkagera mu rugo nta bundi bufasha nkoresheje kandi inzira uko imeze kose nkayicamo neza.
Mbasha kumesa nkamenya aho umugozi nanikaho imyenda uri; ndavuga iwacu mu rugo ku buryo n’iyo hari uwawukuyeho mbimenya kandi ntaragera mu gihe cyo kwanika nkabaza abo tubana uko bimeze.

Imana yanyigishije kumenya gusenga ubu mfata ibihe nk’iminsi 3 niyirije ubusa ndi mu rusengero ku buryo iyo mvuye muri ibyo bihe umuntu wese ungeze imbere mbasha kumenya uwo ariwe cyane cyane mu bo turirimbana.
Imana yampaye kumenya gufata amajwi y’abantu neza ku buryo uwo duhuye bwa mbere dushobora noktuvugana nkamuhobera tugahuza urugwiro bityo ntube watekerezako uri kumwe n’umuntu utabona.”

” Ikintu cyanshimishije muri ubu buzima nuko ndi umukristo nkaba ndi n’umuririmbyi, ubu ndimo kwiga gucuranga piano na guitar kandi abaririmbyi barankunda nanjye ndabakunda ibyo byanteye umunezero kuko iyo nza kuba ntarisanze mu nzu y’Imana gahunda yari iyo kwiyahura kuko si buri wese wakwakira ikibazo nagize.
Imana ishoboye byose nizerako nzakira nkahumuka nkongera kureba kandi bitanabayeho mu ijuru ntabafite ubumuga babayo ibyo bimpa ibyiringiro ko amaso yanjye azareba Yesu wamfiriye nkamumenya.

Ikibazo mfite n’icy’ibikoresho byabugenewe ntagira. Ubu nshobora kuba naboha umupira wo kwambara, nshobora kuba nakwandika nkoresheje imashini , nshobora kwitaba telephone nkaganira. Rero hagize umugiraneza wakorera umugisha akamfasha ubuzima bwanjye bwahinduka bwiza cyane.

Src: isange.com

[email protected]

Uwikomejekumana Nowa ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umucuranzi wa Piano ubikora byose atabona, avuga ko ubuzima bwe bwo kugira ubumuga bwo kutabona bwamushaririye ariko nyuma yo guhura na Yesu akamwakira nk’umwami n’umukiza we

arashima Imana kuko yamuhaye impano yo gucuranga abyiyigishije kandi ubusanzwe bikorwa n’abantu bareba, ubu akaba yicurangira agacurangira n’abandi.

Uwikomejekumana Nowa asengera mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR i Nyaruteja mu karere ka Gisagara arubatse afite umugore avuga ko abayeho mu munezero mwinshi biturutse ku mpano yo kuririmba no gucuranga yahawe n’Imana

Uwavuga ubuhamya bwa Nowa utabona ntiyarangiza ariko ni umugabo ushimishije cyane kuko nubwo atabona anezererwa Imana ku buryo bukomeye, iyo arimo araririmba indirimbo ze ahanini zifite injyana ibyinitse agerageza uko ashoboye kose akabyinira Imana, ibaze nawe umuntu utarigeze arebaho na rimwe, iyo abyina uba ubona bisekeje kuko atigeze abona umuntu ubyina, ariko we yibyinira uko abyumva agahimbaza Imana ye

Bene Data dufite ibintu bizaturega byinshi, ibaze kubona umuntu utabona arimo kubyinira Imana uko abyumva ariko wowe ufite ingingo nzima ukananirwa kubikora

Mu buhamya bwe, avuga ko yakunze umuziki akiri muto ku buryo akiri mu mashuri abanza yari ayoboye itsinda ry’abahanzi bafite ubumuga bwo kutabona, itsinda ryasubiragamo indirimbo z’abandi bahanzi ziganjemo izizwi nka karahanyuze.

Amaze kugera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe atandukana na rya tsinda ry’abaririmbyi yari ayoboye.

Mu kiganiro Nowa yagiranye n’Ibyishimo.com avuga ko ikintu yicuza gikomeye aruko yigeze kuririmba indirimbo zidahimbaza Imana kandi akabikorana imbaraga nyinshi, amaze kumenya ko yagize igihombo gikomeye icyo gihe nibwo yahise yiyemeza gukora indirimbo zihimbaza Imana ku buryo kuri ubu afite indirimbo nyinshi ariko ngo amaze gusohora ebyiri gusa zirimo iyitwa gukizwa nabi, iyi ndirimbo irimo amagambo akomeye cyane kuburyo uyumvise wagirango yahimbwe n’umuntu ureba cyangwa uzi ubuzima bwose bwo mu isi

Inyikirizo y’iyi ndirimbo iravuga ngo” gukizwa nabi bitera umwaku, gukizwa nabi bitera umuruho, gukizwa nabi bitera umuze mu mubiri, yemwe bene data nimuze dukizwe neza” iyi ndirimbo iteye ubwoba kuko uyitekerejeho wagirango Nowa yayiririmbye nyuma yo guhanga amaso iby’iyi si akaza gusanga nta mumaro, nyamara Nowa ntabona bishatse kuvuga ko impano ye nta gushidikanya yaturutse ku Mana

Kuri ubu Nowa arashima Imana imugejeje ku rwego rushimishije kuko adasabiriza nk’abandi bose cyangwa se ngo atege amaboko, arashima Imana yamuhaye impano ari nayo imufasha kubaho mu buzima bwe bwa buri munsi, avuga ko ntacyoa yigeze aburana Imana ari nabyo bizatuma ayinambaho.

Liliane @agakiza.org

Nitwa Ted Wallace, Nakuriye mu muryango ukijijwe, ndibuka ko mu bintu nasigaranye mu bwonko bwanjye nkiri muto nuko mu buzima bwacu twahoraga ku rusengero kuko papa yari pastor, urumva ko nanjye nakuze nkora imwe mu mirimo yo kurusengero, papa wanjye yari umuntu w’inyangamugayo ku buryo umuntu wese yamutangira ubuhamya

Gusa nubwo byari bimeze bityo ubunyagamugayo bwe bwari butandukanye cyane n’ubwanjye kuko njye ntabwo nagiraga, burya bene data, umubano mwiza na Yesu umuntu awugira ku giti cye,

Ubwo njyewe nakomeje gusenga cyane niringira Imana ndetse nkumba nkunze ibyayo kuko nari nayoboraga amateraniro ku ishuri ndetse no mu rugo, mfite imyaka 9 gusa ndibuka ko nakundanye n’umukobwa twari mu kigero kimwe tubana mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, bigera aho ku myaka 19 twashakanye turabana nk’umugore n’umugabo, mu byukuri birasa n’aho ntacyo byari bitwaye icyo gihe

Ariko hari ikintu cyari kihishe mu mutima wanjye ntabashaga kumubwira, ku myaka 13 nari naratangiye kureba filime z’urukozasoni kandi ibyo nkabikora nkora n’umurimo w’Imana mu rusengero ndetse mfite n’umuryango, benedata ndagirango mbabwire ko muri uyu murimo w’Imana harimo abantu bameze nkuko nari meze icyo gihe bakora bibwira ko bari gukorera Imana ariko mu byukuri bazarimbuka nibatihana

Nakomeje gukora ibyo nakwita umurimo w’Imana murusengero ariko mu mutima ndushye, nahoranaga isoni z’ibyaha byanjye ariko singire umutima wo kubyihana ahubwo ngahora numva mfite ikidodo ku mutima ariko nabyo ntibimbuze kureba filime z’urukozasoni no kwikinisha kandi mbana n’umugore wanjye
Igihe kimwe umugore wanjye yigeze kujya mu nama z’abagore bagenzi be agarutse ansaba kwiha Imana nkareka kubeshyabeshya kuko yari aziko ndeba filime z’urukozasoni ariko ntabyinjiremo cyane

Icyo gihe amaze kubimbwira numvise umutima wanjye ukomeretse kuko nari nsanze umugore wanjye aziko nkora ibyo byaha, nahise nshaka ahantu njya, ndyama hasi ndataka cyane mbwira Imana nti mbabarira maze nayo irambabarira numva mu mutima wanjye nguwe neza cyane, icyo gihe nahise numva amahoro menshi mu mutima ntangira ubuzima bushya butagir icyaha

Nubwo nari ntangiye ubuzima bushya,ariko nari nsigaranye ikibazo gikomeye cyo kubwira abo nayoboraga kurusengero ko nakijijwe neza, rwari urugamba rukomeye kubumvisha ko ntari nkijijwe ariko Imana yaranshoboje ndabohoka mu mutima
Ubu umubano wanjye n’umugore umeze neza cyane, kuri ubu nta kibazo dufitanye, wa mubabaro n’agahinda nahoranaga ntabyo nkigira kuko Yesu yanyujujemo amahoro ubu njyewe n’umuryango wanjye tubanyeneza turishimye cyane

Ndashima Imana yankuye muri ubwo bubata bwa satani ikangabira umurimo wayo
Amen.
[email protected]

Muraho! Nitwa Anne Louise nakundaga ubuzima bwanjye kuruta ibindi byose, iyi nkuru ngiye kubabwira niyo iri bubibemeze ariko ndashimira Yesu wangiriye neza akinjira mu buzima bwanjye

Mu byukuri mu buzima bwanjye bwose numvaga ibyiza byose ari njye byabaho gusa, narikundaga ku buryo bukomeye kugeza aho numvaga ko nta wundi muntu wo kugirirwa neza cyangwa wo kubaho neza uretse njyewe, icyo gihe byageraga ku gitsina gabo aho kiva kikagera nkumva mbuze aho nkwirwa , iyo nahuraga n’umusore cyangwa umugabo numvaga mbonye ikindi kintu kitari umuntu kugeza aho narangije amashuri abanza nifuza kujya kwiga mu ishuri ry’abakobwa gusa,

Nkuko musanzwe mubizi bana b’abakobwa iyo bageze mu gihe cy’ubwangavu baba bifuza abasore bakundana, ariko njyewe siko byari bimeze kuko narabirwanyaga hagira n’ubimbaza tugahita dushwana

Ndibuka ko maze kugira imyaka15 ababyeyi banjye bafashe umwanzuro wo kuva mu budage tujya gutura mu bufaransa ngezeyo biba ngombwa ko njya kwiga mu kigo kirimo abahungu n’abakobwa, byarangoye cyane namwe murabyumva umuntu utarigeze na rimwe ahura n’abahungu mu buzima bwe none agiye kwigana na bo mu ishuri rimwe

Byari bingoye cyane kubera icyo kintu satani yari yarashyize mu mutima wanjye cyanyerekaga ko abantu b’igitsina gabo ari nk’inyamaswa nababona nkagira ubwoba bwinshi, nahoranaga agahinda gakabije ngahora nigunze ku buryo bukomeye
Igihe kimwe umwana w’inshuti yanjye yaje kunsaba kwegera Imana, arambwira ati Imana ni umugabo ukomeye kandi irashoboye, kuva icyo gihe ambwira ko Imana ari umugabo nahise numva nongeye kwiheba ku buryo bukabije kubera ko nari maze kumenya ko n’Imana nari ngiye gushakaho ubucuti ari igitsina gabo

Bene data rwari urugamba rukomeye ariko Imana yangiriye neza inkura mu bubata bwa satani, inkura mu kazitiro satani yari yaranzingiyemo, ubu ndashima Imana ko ari umukozi w’umuhanga yangiriye neza mu Magana y’abanyabyaha irantoranya ngo incuti yayo, nsigaye nkunda abantu bose ntarobanuye

Ikindi kintu gikomeye Imana yankoreye nuko nyuma yo kumpa agakiza kayo ku buntu yanyubakiye urugo rwiza impa umutima wo gukunda igitsina gabo , nukuri nkunda umugabo wanjye tumaze kubyara abahungu n’abakobwa beza kandi ndacyakomeje urugendo rujya mu ijuru, numva ntazarekura Yesu wampaye urukundo muri njyewe.

Birashoboka ko waba ufite ibibazo bikomeye bituma uhora wigunze,cyangwa utarigeze ugira urukundo muri wowe ariko uyu niwo mwanya wawe, Yesu aragushaka kandi ateze amaboko ngo akuruhure, numwemerera araguha amahoro utigeze ugira mu buzima.

Amen.

Liliane @agakiza.org

Ubuhamya bwa Patrick Bonhomme, aravuga ukuntu Imana yamubereye umubyeyi
Hari mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa karindwi ubwo nari mfite imyaka 20 y’amavuko, ababyeyi banjye batandukanye ntaranagira umwaka umwe, ndibuka ko mama wanjye yatureze wenyine njye na mushiki wanjye, nahoraga nibaza niba papa yarigeze kugera mu rugo rwacu bikanyobera, iyo abandi bana bavugaga inkuru z’aba papa wabo wasangaga njyewe mbuze aho ndeba nkumva mfite ikimwaro kuko ntabanaga na papa

Mu byukuri nta mubano wihariye nagiranaga na we uretse kuba yaranyishyuriraga ishuri gusa, ubundi twasaga nk’aho ntacyo dupfana kuko atigeze ankingurira umutima we habe na rimwe, maze kumenya Imana rero yansezeranije kuzazampa umunezero ntigeze ngira

Ubwo nakomeje gusenga Imana impa umutima wo kubabarira papa kuko nari naramwanze kubera ko nta rukundo na rucye yigeze angaragariza, igihe kimwe rero nibwo nabwiye mama ko nshaka kubyutsa umubano we na papa kandi ko nifuza ko ambera umubyeyi nanjye nkamubera umwana

Ubwo nahise ntangira gushaka uko nahura na we ari nako ndushaho gusaba Imana ngo izanshoboze, mu gihe ndi muri ibyo nibwo murumuna we yampamagaye arambwira ngo papa arapfuye, bene data nagize umubabaro ukomeye mutakwiyumvisha, nibajije impamvu Imana yemeye ko papa apfa tutaragirana umubano, sinari nakamubwiye ko mukunda noneho arangije anca mu myanya y’intoki ari bwo nari mukeneye

Umunsi umwe nicaye mu cyumba cyanjye nibwo nihebye ndangije nsenga Imana nyibwira ko papa apfuye nari nkimukeneye ndangije nyisaba ko yanshakira undi papa kuko byari bingoye kubaho ntagira umubyeyi,

Muri iryo joro Imana yaranyiyeretse maze imbwira ko igiye kumbera umubyeyi w’ibihe byose, inyereka ukuntu n’ubundi papa yari kuzageraho agapfa ariko irambwira ngo igiye kumbera byose, kuva icyo gihe Imana yahise ishyira mu bikorwa ibyo yavuganye nanjye itangira kumpoza amarira impa amahoro yo mu mutima, irangije inkundisha ubuzima numva mfite impamvu yo kubaho

Kuri ubu, ubwanjye ndi impamvu yo kubaho nta shingiye ku muntu uwo ari we wese, ubu nzi aho navuye kandi nzi n’aho ngana ku buryo nta gushidikanya ejo hanjye ari heza, uretse kuba Imana yarambereye umubyeyi yanambereye byose ku buryo nta kintu nakimwe nigeze nyiburana

Birashoboka ko wabuze umubyeyi wawe wari ukimukunze cyangwa se wari ukimukeneyeho byinshi nkuko nari meze, birashoboka ko umufite ariko akaba ari kure yawe

Uyu ni wo mwanya mwiza ngo wisangire undi mubyeyi utagira uko asa, numwakira arakubera byose kandi arakubera ubuhungiro

Imana ni Data wa twese mwiza kandi ijambo ryayo niryo rivuga ngo yadukunze urukundo ruhoraho nicyo cyatumye idukuruza ineza iratwiyegereza, nawe nuyegera irakugirira imbambe kandi ikuruhure.

Amen!

Liliane @agakiza.org

MUNYEMANA Jean de Dieu, ni umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, atuye I kinyinya akaba afite umugore n’abana babiri, mu buzima busanzwe yakoraga akazi ko gutwara moto (umumotari) yasanzwe mu bitaro bikuru bya CHUK aho arwariye, avuga ko ari inshuro ya kabiri akora impanuka ariko ngo iyi mpanuka imwibukije iyo yakoze mu mwaka w’1998 ari naho yaje gupfa akajyanwa mu buruhukiro aho yamazemo umunsi umwe ku wa kabiri ubwo umuryango we wari uje gutwara umurambo bagasanga akiri muzima

Kuri ubu Munyemana amaze amezi abiri n’iminsi itatu muri CHUK aho yahagejejwe na polisi y’u Rwanda ubwo yamaraga gukora impanuka akanacika akaguru mu magambo ye yagize ati” mu byukuri sinzi uko byagenze ariko icyo nibuka nuko nari ndi kuri moto ntwaye umugenzi undi mumotari araza arenga umuhanda arankubita ngwa mu kabande nanjye nisanga nacitse akaguru n’urwagashya.

Twashatse kumenya neza uko byagenze kugirango munyemana agere mu buruhukiro muri uwo mwaka, avuga ko yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa dayihatsu arangirika ingingo zose ku buryo bukomeye kugeza aho avuga ko mu mutwe we havagamo amaraso menshi adudubiza nka robinet, ubwo yaje kujyanwa kwa muganga rero abaganga bemeza ko yapfuye bahitamo kumushyira mu buruhukiro kuko babonaga atakiri muzima, avuga kandi ko icyo gihe iwe mu rugo baraye ikiriyo buri wese akamuririra bitewe n’uko bari babanye

Bwaracyeye mu gitondo bamwe bo mu muryango we bajya kwa muganga kuzana umurambo kugirango bamukorere imihango yo kumusezeraho bwa nyuma ariko abakozi bo mu buruhukiro bamugezeho batungurwa no gusanga akiri muzima, ibintu usanga bidakunze kubaho kuko ahanini iyo umuntu yagejejwe mu buruhukiro aba yashizemo umwuka kandi n’aho bashyira imirambo ngo haba hakonje ku buryo bukomeye mu rwego rwo kugirango umurambo utangirika cyangwa se ukabora mu gihe batarawushyingura

MUNYEMANA Jean de Dieu, ku bwe arashima Imana yamurokoye urupfu rukomeye ikamuzura mu bapfuye nubwo we atibuka uko byagenze ariko ngo abo mu muryango we ni bo babasha guhamya neza iby’urupfu n’umuzuko bye

Kuri ubu nubwo ngo akimeze nabi kubera guhura n’indi mpanuka akaba yarangiritse akaguru ku buryo bukomeye, ngo arashima Imana yamutije ubuzima akaba amaze imyaka 19 azutse nkuko abibwirwa n’inshuti ze za bugufi.

Nta kure habaho Imna itakura umuntu koko

[email protected]

Navukiye mu muryango w’abana 8, mvuka ndi uwa 6, nakuze mbona mama asengera mu idini gatulika naho papa we nta dini yagiraga, mama yadutozaga kuba aba gatulika nka we akabikora ashyizemo umwete

Maze kwigira hejuru gato, nasanze idini mama aduhatira kujyamo nta cyiza mbonamo kuko mu buzima bwanjye nakuze nibaza ibibazo byinshi birimo kumenya aho isi yaturutse, ese Imana ni iki? Ibintu bisa n’ibyo ariko nkabona idini gatulika ritabinsubiza uko mbyifuza

Ubwo nakomeje kwiberaho mu buzima budafite intego, ntangira kwinywera ibiyobyabwenge satani ambohera muri ako kazitiro k’ibyaha bitandukanye ku buryo bukomeye kugeza aho mu myaka 7 nari naramaze kwangirika mu bwonko, baza kunjyana kwa muganga ari naho Imana yatangiye kunyiyerekera impitishamo ibintu bibiri ari byo:

Kuguma mu buzima bubi nari mpfungiranyemo no kujya mu bundi bwiza yanyerekaga mu nzozi, ubwo nahise mwemerera kunyobora musaba kumpitiramo ubuzima bwiza bunkwiriye ndamwiyegurira wese , kuva icyo gihe nahise muhamagara n’ijwi rirenga nti Yesu wee ngwino untabare( icyo gihe nari ndwariye mu bitaro) Yesu yahise aza yihuta asubiza ibibazo byanjye birimo ibyo nakundaga kwibaza nkiri muto ubundi numva impinduka mu mubiri wanjye, ntangira kugira ibyishimo ntazi aho bituruka kubera izina rya Yesu nari mpamagaye gusa

Yesu yaramvunjiye, ankura mu biyobyabwenge n’ibindi byaha najyaga nkora ampa ubuzima bushya anyereka inzira ngomba kunyuramo, ubu nzi neza ko nahawe imbabazi z’ibyaha byahoraga biremereye umutima wanjye bigatuma ntabona amahoro, Yesu wenyine ni we wanyibohoreye ubwe

Mu byukuri sinzi icyo navuga kuko Yesu yambereye byose, nyuma yo kumwakira nk’umwami n’umukiza wanjye, nguwe neza njyewe n’umuryango wanjye wose, uretse n’ibyo kandi yangiriye icyizere angabira umurimo we ubu ndi umukozi w’Imana isumba byose

Uyu munsi wa none mbayeho neza , Yesu yarambohoye mfite ibyishimo n’amahoro menshi umuntu uwo ari we wese adashobora kunyambura uko yiboneye biturutse ku kuba narahawe ubuzima bushya burimo umudendezo.

Birashoboka ko wumva uguwe nabi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba uri imfubyi, kubura akazi, uburwayi butandukanye, wabaswe n’ibyaha kubivamo birakunanira

Hari inkuru nziza nkufitiye: hamagara Yesu aze agutabare,arakumara umubabaro wose ubundi aguhe amahoro atandukanye n’ayo ab’isi batanga

Amen!

[email protected]g

Navukiye mu muryango mwiza w’abanyabwenge ariko mvukana indwara itazwi, mvukana ubumuga bukomeye kuku sinabashije kugenda ku buryo abaganga basabye ababyeyi kunta mu bitaro kuko n’ubundi ngo babona g anta cyo nzavamo( ntazabaho), ndashimira ababyeyi banjye ko icyo gihe banze kunta mu bitaro bakandwanaho

Igihe cyo gutangira ishuri cyarageze njye ntibanjyana ku ishuri kuko n’ubundi ntari mbishoboye, mama agahora ansubiriramo ya magambo muganga yamubwiye ko ntazavamo umuntu muzima, papa yaje gusaba mama ko najya ku ishuri biba intambara ikomeye mu rugo ariko nza kujyayo nubwo bitari binyoroheye kuko narimfite ubumuga

Ndibuka ko nanjye ubwanjye najyaga nsiba ishuri kenshi gashoboka kubera ko amaso yanjye yari yaraturumbutse, ntabasha gutambuka neza kubera ikibazo cy’amaguru,bigatuma abandi bana banseka ndetse bakanantinya, ibyo byose byatumaga nigunga cyane ngahora numva ndi njyenyine igihe cyose, numvaga nta cyizere cy’ubuzima mfite kuko benshi baransekaga bikambabaza
Igihe cyaje kugera imodoka yacu irapfa mama akajya yanga kunjyana ku ishuri noneho numva ibyishimo byuzuye umutima wanjye kuko najye nangaga ishuri Atari uko nanze kwiga, ahubwo kubera akato nahabwaga n’abandi bana

Ubwo papa yaje kunyigisha ukuntu gusekwa n’abandi bana ntacyo bitwaye ndihangana ndiga ariko nkigana umubabaro ukomeye cyane, ntimwabasha kubyumva ariko Imana yaranshoboje rwose ndangiza amashuri njya muri kaminuza kuko nari umuhanga nubwo nari mfite ubumuga bwambabazaga
Nageze muri kaminuza nkomeza kwiga nicaye mu kagare ariko nkiga neza kuko nahoraga mbabazwa n’ijambo numvaga mu matwi yanjye yuko ntacyo nzimarira, rero nifuzaga kwereka abantu ko nshoboye kandi ko ndi umuntu nk’abandi

Mu mwaka wa mbere ndi muri kaminuza nahuye n’umusore atangira kunganiriza ku by’agakiza ambwira ukuntu Yesu ankunda kandi ntari mwiza ambwira ukuntu yapfiriye ibyaha byanjye atangira kunjyana mu rusengero nkagenda numva umubabaro ushira, umnsi umwe umwigisha w’ijambo ry’Imana yigisha ijambo riboneka muri Zaburi 139: 13-14 haravuga ngo” kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, wanteranirije mu nda ya mama, ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza”

Bene data iri jambo tumaze kuryiga nararize amarira y’ibyishimo yuzura umutima wanjye, ndanezerwa mbura uko nigira kuko nari mbonye ingingo indengera, narasakuje ibyishimo bisaba umutima wanjye, ariko inyuma nta kintu cyigeze gihinduka nakomeje kugendera mu igare nkiga bingoye ariko ndashima Imana nari mfite amahoro yo mu mutima kuko kuva icyo gihe rya jambo rivuga ko nta cyo nzimarira ryarahindutse ahubwo nsigara mfite irivuga ko ndi uw’agaciro imbere y’Imana, urugendo rwanjye rwajye rwatangiriye aho ndihana ndakizwa neza nakira umwami Yesu mu mutima wanjye ntangira kuryoherwa n’ubuzima

Kugeza uyu munsi ndashimira Imana yangiriye neza ikampa kwiyakira, ikampa amahoro yo mumutima ndetse ikama kumva nyuzwe n’uko ndi

Ndashima yesu wankuye mu mwijima w’icuraburindi

Imana ibahe umugisha

[email protected]

Papa wanjye yapfuye mfite imyaka 12 y’amavuko icyo gihe numvaga nta cyizere cy’ubuzima mfite kuko nasigaranye na mama na mushiki wanjye muto, kuva icyo gihe ibiyobyabwenge byahindutse inshuti yanjye magara kuko ari ho naboneraga umunezero gusa

Igihe kimwe rero nibwo naje kuyoboka imikino y’iteramakofi ngezeyo mpasanga umugabo usa n’uwambereye umubyeyi, aranyigisha ndafata rwose nibwiraga ko ariho nzashirira agahinda naterwaga no kumva ndi njyenyine, nakomeje gukorana umurava kugera aho natsinze amarushanwa atandukanye yo kurwana

Ku myaka 21 y’amavuko natangiye kuba imbata y’ibiyobyabwenge cyane ko nari narabaye n’icyamamare mu mukino w’iteramakofe ariko nakomezaga kugira ikibazo cyo kumva ndi njyenyine kubera kubura urukundo nari gukura ku babyeyi, nubwo nari mfite imbaraga nyinshi zo kurwanya uwo ari we wese, igihe cyarageraga nkiyumvamo ubwoba bukabije nkahitamo kunywa bya biyobyabwenge kugirango ngarure ubuzima

Nyuma gato naje gushaka umugore nanjye mba umubyeyi ariko ubuzima buranga burambihira cyane agahinda kariyongera, ndibuka ko iyo narekaga ibiyobyabwenge nabaga meze nkuwenda gupfa ariko nabisubiraho nkaba muzima, nari narabaye imbata yabyo bikamfatanya n’agahinda nahoranaga umuntu yandeba akagirango ndwaye mu mutwe kugeza ubwo nageze aho nanjye ubwanjye ndiyanga burundu

Nageze igihe mbangamirwa n’ubuzima bwanjye bwite buragenda burangirika ku buryo nageze aho mbura ubwenge bwibutsa kubera ubwo buzima bubi nari mbayemo, ndagenda ndahindana ku buryo umuntu wese wanjyaga unyubaha kubera imikino y’iterambakofe, bose baransuzuguye nsigara nibaza uwo ndi we biranyobera

Naje kumva inkuru ya Yesu rero ariko sinayitindaho kuko nubundi nibwiraga ko niyo yambabarira njyewe ubwanjye ntakwibabarira ibyo nakoze byose ariko igihe kiragera nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye we waje gupfira ibyaha by’abari mu isi n’ibyanjye birimo kuva icyo gihe nasezeye kuba imbata y’ibyaha, iteramakofi ryansunikiraga mu kugira ubugome bwinshi n’umujinya n’uburakari ndarireka, ubundi Yesu anyihera umunezero udashira ubu tuvugana ndi umwana w’Imana ntegereje ko impanda yayo nivuga nanjye nzazamuka kajya kuyirebera n’amaso yanjye nkibera mu munezero udashira, mu buzima butagira agahinda n’umubabaro

Src: mystoryme

[email protected]

Uyu ni umubyeyi wari ufite umudayimoni w’ubusambanyi, yajyaga ajya gusenga ndetse rimwe na rimwe akihana neza ariko yava gusenga agahita asubira gusambana, aha aratubwira uko byamugendekeye

Nitwa ISHIMWE Lorie ubuhamya bwanjye bushingiye ahanini ku cyaha cy’ubusambanyi nari naranze kureka kandi nitwa ko nsenga, Imana yajyaga impa amasezerano menshi cyane ikambwira ukuntu izangirira neza, ukuntu izankorera ubukwe bwiza nkazabaho neza ariko nkareka ubusambanyi

Mu byukuri najye sinavuga ngo byagendaga gute, gusa kubera umudayimoni wambagamo yantegekaga gusambana nanjye nkagenda nkabikora, ubwo nakomeje kwibera muri ubwo buzima, nkomeza kwikorera ibyaha kandi ndi mu nzu y’Imana
Igihe cyaje kugera Imana iramaramaza irambwira ngo igiye kunshyira ku karubanda ku buryo isi yose izamenya kandi n’umwana muto azamenya ko ari Imana ibikoze, bene data mureke twe gukerensa ubuntu bw’Imana, ntihakagire uhinyura imvugo y’Imana cyangwa se ngo ayimenyere kuko iyi Mana yacu ntimenyerwa

Ndibuka icyo gihe Imana ijya kunshyira ku karubanda nari mvuye muri studio gukora indirimbo, nari nambaye akajipo kagufi cyane hahandi ureba umuntu ukibaza niba yambaye cyangwa atambaye, ubwo nageze mu rugo ngiye kumva numva umugongo uragudutse numva ndasa n’aho igice cyo hejuru gitandukanye n’icyo hasi

Ubwo mpita numva amabuno abaye manini, ndebye nsanga amaraso anyuzuyeho kandi ntaho nakomeretse mpita nihuta njya kubwira masenge ngo andebere icyo mbaye ariko nari mfite ububabare bukabije, narababaraga cyaneee, ni ububabare ntabasha gusobanurira umuntu uwo ari we wese

Nahise ndyama ku gitanda kuko nababaraga cyane ubundi mba amaraso menshi ku buryo igitanda cyose cyari cyuzuye amaraso, bene data iyi Mana irashoboye kandi ni Imana ifuha igafuhira umurimo wayo cyane cyane babandi bawica nkana kandi bawurimomu byukuri uwari kumbona mpimbaza Imana cyangwa nsirimba yari kugirango ndagana mu ijuru, Imana yari yarambwiye ko ihaze agasuzuguro kanjye kandi ko igihe cyo kuruhanya nanjye kirangiye,

Ndagirango mbabwire ko Imana yacu ihaze abapagani bo murusengero, najyaga nsambana n’abantu batandukanye baba aba pastor n’abandi bose, Imana ihaze abapagani bo murusengero, muri iki gihe turabafite bameze nkuko nari meze cyera ariko bene abongabo Imana ibanga urunuka

Nihuse,mubwo masenge yarambonye avuza induru arangije arambwira ati mwana wanjye dore urapfuye ati anus yasohotse yaturumbutseyo, anus ni igice cyo ku kibuno gisohokamo umwanda, icyo gice rero cyari cyaturumbutseyo kirakururuka kigera mu ntege kimeze nk’umurizo, mu kibuna hasigaramo umwobo munini cyane, kuko Imana yari yababaye irambwira ngo iraje

Imana irababayemuri iki gihe ibabajwe n’abantu bakora ibyaha nkana kandiiraje kubashyira ku karubanda nibatihana, Imana nikubwira ngo iraje ujye umenya ko yaje koko, nukuri iraza nta kabuza, nihuse ubwo iwacu baraje banjyana CHK njyezeyo abaganga bavuza induru bavuga ko batabasha kundoda ngo bikunde, yemwe cyari igihano nukuri kuko najyaga no kwambara akenda k’imbere nashaka guhina cya kintu kikanga guhinika

Nahisemo kujya nambara ibirebire ntangira kugura imyenda miremire kuko ntayo nagiraga, nashakaga kwambara utugufi wa murizo wanjye ukarengaho nkiyambarira ibirebire, Imana itangira kunyigisha gukizwa ariko ubwo papa yari yarakoze ibishoboka byose kuko ari umukire asaba abaganga ko baduha transfert tukajya kwivuriza hanze biranga kuko Imana yari yaranyongoreye ko nta mwana w’umuntu uzigera ankiza

Ubwo banjyana mu byumba by’amasengesho bitandukanye, ariko ubwo nagenda uwo murizo nawo ukagenda wikubita hirya no hino, twagiye gusenga rero umurizo ngendana na wo ukwezi n’igice ariko ndashima Imana yo mu ijuru burya iyo igushaka irakubona, iyo igushaka iraguhombya byaba na ngombwa ikaguhombanya ariko ikakubona

Ndibuka njya gukira nagiye mu cyumba ngenda njyanye na bagenzi banjye turi nka worship team duhimbaza Imana barasenga ubundi Imana irururuka iravuga ngo yewe mwana w’umuntu nateje icyago weee banguka uze wihane kandi waturire kuri micro nanjye ndagukiza, nahise niyumva ariko ntekereza ukuntu ngiye kujya kwatura bahoze babona mpimbaza Imana biranshobera

Ubwo nariyumviriye ndangije mfata umwanzuro wo guhaguruka, bose babona ndatambutse ariko nta waruzi icyago mfite icyo ari cyo kuko nari naratangiye kwambara imyenda miremire, ndagenda ndavuga nti Imana imbabarire nasambanye n’abahanuzi, nsambana n’abavugabutumwa, nsambana n’aba pastor, nsambana n’abashumba, ndihana byose marayo Imana irangije irambwira ngo urambeshya wa ndyarya we iti ndi Imana ibona ko uri kubivugisha umunwa gusa, mu mutima wawe nta kumaramaza kurimo iti nimara kugukiza uzabisubiramo ndabizi

Narakomeje ndihana nti nasambanye n’abazungu, abashinwa, abahinde, hoteli zose nari narazizengurutse kandi nitwa ko nkijijwe, ubwo mpita numva imbaraga zinjemo ndavuga cyane nti Mana nunkiza uyu murizo nzagukorera kandi sinzasubira mu byaha ukundi, abari aho bose batangira kwibaza uwo murizo uwo ari wo birabashobera

Imana ihita imbwira ngo mbonye yuko umaramaje none nanjye ndagukijije, nuko ndataha ntahana na wa murizo wanjye ndibuka ko twaryamye noneho bigeze mu gicuku hagati nikora ku kibuno ngo numve nsanga wa murizo ntawo wasubiye mu kibuno neza nsubira uko nari meze ndizengurutsa ngo numve ko kitagaruka, mbwira mu rugo nti nimuze murebe baraza barumirwa

Ndashima Imana yankijije yagize neza, kuva icyo gihe nahise maramaza ndakizwa neza, ubu n’iyo wagira ute sinshobora kongera gusubira mu byaha ukundi nabonye imbaraga z’Imana iyi Mana ntikinishwa ndayishima yampaye agakiza ku buntu

Birashoboka ko nawe umeze nkuko nari meze cyera, bikaba byarakunaniye kuva mu byaha kandi uri mu murimo wayo, ariko iyi Mana irashoboye iyabashije kunkura mu cyaha cy’ubusambanyi nawe yagukiza

Amen!

[email protected]

Nitwa NSENGIYUMVA Xavier navukiye mu gihugu cya Uganda ariko ababyeyi banjye ni abanyarwanda, nagize amahirwe make cyane, mvukira mu muryango w’ibigirwamana, mvuka nsanga data ari umupfumu kabuhariwe aho yabandwaga agaterekera

Nkimara gukura rero data yanyigishije uwo mwuga we ntangira kuragura no guterekera mfite imyaka icumi gusa, ubundi nkakoresha imiti ngahindura amafaranga nkoresheje uburyo bwo gutera abantu ya miti nkabambura ibyabo
Nihuse rero nageze aho njya I kuzimu njyanye na papa ndetse na mugenzi we, ndagirango mbabwize ukuri yuko I kuzimu habaho niba wajyaga utekereza ko ari ibintu by’ibihuha bidafite aho bishingiye ariko njyewe ubwanjye nagiyeyo

Njya gutangira kujyayo rero nabonaga abantu b’inshuti za papa bafite imbaraga nyinshi zirimo gukubitisha abantu inkuba n’ibindi numva nshaka kuba nkabo, baranyemereratujyayo

Icyo gihe tugenda bwa mbere hari saa munani z’ijoro, tugenda twambaye ubusa buriburi njyewe na papa na mugenzi we tugenda dufite urujyo ruriho amakara yaka umuriro tugeze ku irimbi papa afata imiti arayimpa arambwira ngo nyifate minjire mu makarayaka umuriro, ubundi umwotsi wayo ujye mu mazuru yanjye

Ubwo narabikoze mbikora ambwira ko nindangiza turi buhite tujya kureba umwami w’abami ubundi tumusabe icyo dushaka, maze gukora bya bindi barambwira ngo tugiye guhamagara izindi mbaraga, ako kanya bahita batangira guhamagara bavuga mu zindi ndimi ntazi bagihamagara mbona ikintu k’ikigabo gifite isura ntazi uko gisa ngira ubwoba bwinshi ndahunga abo twari kumwe baragwa

Nagarutse kubareba nyuma y’iminota 30 nsanga ntibahumeka na gato basa n’abapfuye kumbi muri gahunda y’abajya I kuzimu nta wujyayo afite umubiri twambaye ahubwo asa n’uwapfuye ubwo nagiye kubakangura kuko nabonaga bugiye gucya kandi twari twambaye ubusa, hashize akanya gato numva baritsamuye barabyuka turataha ariko barangaya cyane kuko nagize ubwoba ngahunga

Twageze mu rugo barongera bangira inama y’ukuntu bazanjyana ahandi hantu hatandukanye n’aho twagiye mbere, narabyemeye bwa kabiri turagenda, tugenda tujyanye igi n’ingata tugenda mu gicuku saa munani z’ijoro tujya ku ruzi bafata rya gi barishyira mu ngata basukaho imiti, dukuramo imyenda bambwira kubijugunya mu ruzi ngahamagara amazina runaka, nkimara guhamagara cya kidayimoni kiragaruka kiraza kibyiga mu muhogo wanjye numva ndakimize mpita numva umuntu umbwiye ngo mpawe imbaraga zo gukora icyo nshaka

Mpita mbona urwego runini rujya I kuzimu ruciye muri rwa ruzi mpita manuka ngeze hasi nsangayo umudayimoni ambaza ikinzanye mubwira ko nshaka kuba umugabo ukomeye cyane mu gihugu ndetse nkagira imbaraga nyinshi cyane, aranyemerera ariko andangira aho njya ngo nkore ikizamini

Ndagenda ngeze ahandi nsanga hateye ukwaho ngira ubwoba ariko bari banyihanangirije ngo sinkagire ubwoba kuko nimbugira ntari bubone ibyanzanye, nagezeyo rero nsanga ni ahantu hatandukanye n’ahandi hari abantu bateye ukwaho nsanga bari kubyina cyane mbona satani ahagaze ku ruhande atanga amabwiriza ati nimuzenguruke uwo muriro vuba vuba

Satani arambwira ati igira imbere gato ndabikora, ngiye kubona mbona agakobwa kambaye akajipo kagufi cyane kaje gafite igikombe kinini cyane kirimo amaraso nk’amasezerano, numvaga satani ambwira ko ngiye kunywa ayo maraso nk’amasezerano kandi ngo sinzigere mena amabanga yabo
Ubwo ako gakobwa kanzanira icyo gikombe kirimo amaraso ngo nywe……..

Ntuzacikwe n’igice gikurikira kirimo uko NSENGIYUMVA yamize inzoka eshatu

[email protected]

Namaze kunywa igikombe cyuzuyemo amaraso, arambwira ati hasigaye ikizamini cya nyuma nugishobora urabona ibyo waje ushaka byose, ndavuga nti sawa, ngiye kubona mbona banyeretse ahantu harambitse inzoka eshatu nini cyane zari zifite uburebure bwa metero esheshatu, nzibonye ngira ubwoba bwinshi ariko barambwira ngo nugira ubwoba urapfira hano bati urahagarara wasame inzoka ijye mu nda yawe

Inzoka ya mbere yaraje ndasama, mbona amaso yanjye atangiye kuba manini ndakomeza ndasama inzoka iraza irambyiga irinjira ngiye kumva numva igeze mu nda yituramo, iya kabiri iraza nayo bigenda gutyo ariko iya gatatu yo yaje ifite ijisho ricana nk’itoroshi, ifite umutwe ungana n’uyu wanjye

Narayibonye maze ngira ubwoba bwinshi nanga kwasama maze ka gakobwa kari kampagarikiye kabwira dayimoni wari hafi aho ngo zana inkota ngiye kubona mbona azanye inkota, ako gakobwa kati wamubonye danger ko yaje ati niwanga kuyimira urapfira aha cyangwa nkuvanemo amaso uzadukorere uri impumyi, ndamubwira nti ntuyavanemo

Inzoka iraza nanjye ndayitumbira cyane mu maso yanjye hahinduka ukundi kuntu, imyuka mibi iranyinjira, ishyari, urwangano, umujinya uranyinjira mba ndacyimize nacyo cyitura mu nda gutyo, ikimara kunyinjira gutyonahise nuzura imbaraga nyinshi z’ubugome ku buryo numvaga nta hantu habaho ntakwikura

Maze kumira izo nzoka eshatu zose, ka gakobwa karambwira ngo ibindi bizamini uzabikorera ku isi ariko uzirinda kutatumenera ibanga, bahita bampa agati kazajya gatuma icyo mbasaba cyose nzajya ngihabwa, arangije arambwira ati uzajya wumva amajwi yacu uri ku isi, tuzajya tukuganiriza tukubwire uburyo uzajya ubonamo amafaranga ariko ayo uzabona yose uzirinde kugeza saa sita z’ijoro ukiyafite, ati uzajya ukora uko ushoboye izo saha zigere nta n’atanu ufite, ati tuguhaye kurama imyaka icumi uri igihangange, uri umukire cyane

Arangije ambwira ijambo rikomeye ngo amafaranga menshi cyane uzayabona aruko umaze gukata igihanga umugore wawe noneho amaraso ye ukayazana, nubirengaho uzapfa utunguranye upfire nko mu muhanda amaraso yawe tuyijyanire, yamaze kumbwira gutyo mpita nisanga kuri rwa ruzi namanukiyeho, muri make nahise nkanguka kuko kujya I kuzimu ntibisaba ko umuntu ajyanayo uyu mubiri, bivugwa ko umuntu yagiyeyo aruko akora bya bindi navuze mbere ubundi icyo twakwita umurambo kigasigara aho kidahumeka cyangwa ngo gikome noneho hakagenda roho gusa

Rero nanjye nahise nisanga aho ku nkombe y’ikiyaga gutyo ndambara ndataha ariko ngenda nuzuye imbaraga mbi cyane, natangiye kwisuzuma rero ntangirira kwitoza nkahamagara imbaraga z’imyuka mibi zikaza ziruka, ntangira kwiyenza cyane nkajya mu kabari nkanywa inzoga z’ubuntu nkakubita abantu

Nyuma yaho ntangira kwiba nkajya njya mu masoko nkakoreha ka gati bampaye ngahuha abantu bagata ubwenge nkabiba nkigendera, bene data naryaga ibiryo byinshi cyane narangiza nkarenzaho ama caisse 6 y’inzoga kandi nkumva ndacyashonje cyane, nkarya ihene yose njyenyine nkayimara, natangiye kujya ndaza amafaranga cyane noneho za mbaraga za shitani zikanteza impanuka z’uburyo bwose nkisanga nakubiswe nafunzwe, nagonzwe n’ibindi nk’ibyo

Natangiye kujya kwiba mu mazu y’abantu nkapfumura inzu cyangwa nkaca hejuru y’inzu nkagwa muri salon nkagenda nkiba cyane maze nkisohokera nkataha, abantu bagasigara bimyiza imoso,naje kuza gukorera mu Rwanda nk’umushoramari ntangira gukora imigati yavuye I kuzimu, iyo migati yose rero umuntu wayiryagaho adasenze n’iyo yaba ari umukristo yahitaga acika intege agakora ibyaha, ibyo yatinyaga akabitinyuka ibyamuteraga imishyitsi akabitinyuka

Iyo migati nakoraga yoretse imbaga y’abantu benshi kuko uwayiryagaho wese yacikaga integer akamera nk’abandi iyo atabanzaga gusenga……………………………

Ntuzacikwe n’igice gikurikira kirimo uko Xavier yaje gukizwa akakira Yesu nk’umwami n’umukiza we

[email protected]

Nitwa Fola, nkomoka muri Nigeria nishimiye kubagezaho ubuhamya bwanjye burimo uko nakiriye agakiza nyako

Nakuriye mu muryango ukijijwe, ababyeyi banjye bari barantoje inzira y’agakiza ariko biza kumbera ikibazo kuko ntabyiyumvagamo, gusa kuba nari narakuriye mu muryango umeze utyo byari bihagije nibwiraga ko ibyo bizangeza mu ijuru nta kabuza kandi nkumva ko ubwo ababyeyi banjye basenga nanjye ndi mu gitabo cy’ubugingo
Mu byukuri nubwo nibwiraga gutyo nta mubano wihariye nari mfitanye n’Imana ndetse nta n’ibyo nifuzaga

Hashize imyaka itandatu ndiho muri ubwo buzima budafite icyerekezo, nibwo narangije amashuri yisumbuye nifuza kujya muri kaminuza ariko byasabaga ko mbanza kujya mu igerageza ry’amezi 9, naragiye njya mu igeragezwa noneho njya kure y’umuryango wanjye muri ayo mezi yose, ibintu biranyobera mpura n’abantu benshi batandukanye, abakijijwe n’abadakijijwe

Ariko bene data ndagirango mbabwire ko kuba umuryango wawe ukijijwe ntibiguha amahirwe yo kuzajya mu ijuru nkuko nabitekerezaga, bisaba ko umuntu yishakira Imana ku giti cye akayibona, icyo gihe nibajije ibibazo byinshi bitandukanye ku bijyanye n’imyizerere yanjye, ngira amahirwe mbona aho njya gusengera

Iryo joro niryo ryambereye umunezero wa mbere kuva nabaho kuko naje kumenya ko nari umunyabyaha, burya koko iyo umuntu atazi iyo ava nta nubwo ashobora kumenya iyo ajya, icyo gihe nibwo namenye ko ndi umunyabyaha, Imana irankundira irambabarira ubundi yuzuza amahoro mu mutima wanjye ngubwa neza bitandukanye n’uko nari ndiho mbere nibwira ko ukuba ababyeyi banjye bakijijwe bihagije

Ndabwira abantu bagitekereza ko hari undi muntu uzakizwa mu cyimbo cyabo,mwene data umuryango waba uturukamo wose biragusaba gushaka Imana ku giti cyawe kuko mu ijuru nta we uzatanga ruswa cyangwa se ngo ajurire kuko Imana Atari nk’abantu, birasaba ko ushaka Imana wowe ubwawe nta wundi wishingikirijeho, mwene data ijuru riraharanirwa rwose

Uyu munsi ndashima Imana ko ntakiri uwanjye ngo nigenge, Yesu yanguze amaraso ye, ubu nguwe neza ndi muri we naho imiryango yagenda Yesu ntiyansiga

Amen!

Src: mystoryme

[email protected]

Ubuhamya bwanjye buhera muri 2014 ubwo nari nkimara gusoza amashuri yisumbuye naje I Kigali gushaka imibereho ntangira gukora mu bitaro I kanombe, icyo gihe nari umutetsi

Nkimara kuva I gisenyi nari umwana mwiza kuko sinarinzi gutereta abakobwa, kunywa itabi, urumogi n’ibindi, naje guhura n’inshuti rero ziranshuka zimbera mbi zinyigisha kunywa urumogi ku buryo nabikoraga buri munsi, ubundi niga ingeso yo kwiba, nava ku kazi nkatahana indaya, nakoze byinshi cyane byangwa n’amaso y’uwiteka

Igihe kimwe nagiraga imitwe yo gushaka amafaranga hakaba ubwo mbeshya inshuti ko napfushije abo mu muryango, muri make nari narabishe ari bazima, nageze aho ntoranya imogi nkajya kunywa urw’igisenyi n’igoma ngo nirwo ruryoha
Igihe kimwe rero narabaswe no kwiba, ubwambuzi n’ubusambanyi, nohererejwe imyuka mibi nkumva ibintu biranshika cyane nsaba Imana nti nunkiza nzagukorera, rimwe niyicariye ahantu inyum y’inzu ndi kunywa urumogi, hanyura umuntu ansangana urumogi ahita abibwira mu rugo baraza bansanga aho, cartier yose iranshungera ndahunga

Icyo gihe nahise mfata umwanzuro ndagenda ngura urundi rumogi ndavuga nti reka ndunywe bwa nyuma nanyuma sinzongera kurunywa ukundi, bwaracyeye njya muri nibature, umunsi wa mbere urashira, uwa kabiri, uwa gatatu urashira, ku cyumweru njya gusenga ndihana ndatura baransengera numva umutwaro wari undemereye umvuyeho, nkomeza gusenga muri nibature ariko nkumva nzakomeza kwibera muri ubwo buzima ariko simbatizwe

Nakomeje kubaho gutyo hashize igihe kinini numva nkunze kubatizwa, ndabatizwa njya ku mbuga nkoranyambaga mbwira abantu ko nakijijwe nsaba imbabazi abo nahemukiye numva nguwe neza, ubu nkunda Yesu ku buryo utakwiyumvisha, numva ntazasubira inyuma ukundi

Ndagirango mbwire umuntu wese uruhiye mu biyobyabwenge, mu bujura no mu busambanyi ko nta nyungu n’imwe iri muri byo ahubwo Yesu ni byose kumufite

Amen!

[email protected]

Nitwa MUKAMANA Rehema ndi umubyeyi mfite umwana umwe, ngiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu narwaye indwara nyimarana imyaka 22

Kubera ko muri Genocige yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 nahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye ntagiye kwinjiramo uyu munsi, naje kugira ikibazo ndwara umutwe udakira ari na wo naje kumarana iyo myaka yose

Umutwe narawurwaye burundu ku buryo kwiga kwanjye byari ikibazo ariko nza kugira amahirwe ndangiza amashuri yisumbuye ku buryo bukomeye ngiye muri kaminuza birananirana kubera umutwe, ishuri ndarireka, umutwe noneho uba umutwe neza neza, mu rugo bakoresha uko bashoboye baramvura biranga ahubwo ngeze aho mba ikiragi, kuvuga birananira, icyo kibazo nkimarana amezi atandatu nzenguruka ibitaro bitandukanye biranga pe, Byaje kuba ngombwa ko ikigega Farg kindihira iti ke njya kwivuriza mu buhinde, ngezeyo baragerageza ububabare bw’umutwe bwanga gukira ariko ndongera ndavuga, ariko nkababara umutwe ku buryo bukomeye

Bimwe mu byo nibuka iyi ndwara yanteye harimo kwiyanga ndetse no kwanga abandi kubera ububabare bwinshi nabaga mfite, kugeza ubwo natekereje no kwiyahura inshuro zirenga enye ariko Imana impagararaho, nahoranaga umushiha mwinshi numvaga ntifuza kuvugana n’umuntu numwe, nkumva sinshaka kurya, mbese numvaga ntari umuntu

Ikindi kintu gikomeye nuko numvaga mu buzima bwanjye nshaka guhora ku rwibutso rwa genocide ngo nsuhuze mama, papa na bakuru banjye bishe muri genocide, n’iyo nararaga ntageze ku rwibutso narababaraga kuko numvaga kuryama ntabasuhuje ari ikosa rikomeye, urumva ko mu byukuri nubwo ntirukaga ku musozi ngo mvuze induru cyangwa niyambike ubusa ariko mu bigaragara nari narasaze

Maze kubona ko nta handi ntegereje amakiriro, nayobotse amatorero atandukanye nzenguruka ahantu henshi ariko rimwe ngiye guhaguruka ngo bansengere numva ibintu bimbuza guhaguruka ndwana nabyo umwanya munini biranga neza, nkomeza kugerageza ariko ngiye kumva numva izindi mbaraga zirampagurukije ndagenda baransengera

Icyo gihe narahagurutse ndagenda ariko mu gihe ntegereje ko bangeraho ngo bansengere numvaga ndi gushya umubiri wose, umukozi w’Imana andambitseho ikiganza numva ikintu kiremereye cyane kimvuye ku mutwe, iryo joro ndataha ndasinzira kandi ubusanzwe ntarajyaga nsinzira, n’iyo nasinziraga ho gato cyane niroteraga iby’abapfuye gusa akaba ari byo mporamo ubuzima bwanjye bwose cyangwa se nkanywa ibinini bisinziriza

Uyu munsi ndashima Imana yo mu ijuru ko nakize burundu indwara y’umutwe udakira nari maranye imyaka 22, ubu ndanezerewe, ndaryama nkasinzira neza cyane, sinkirota iby’abapfuye cyangwa ngo numve nifuje kujya gusura amagufwa yabo ku rwibutso

Numva ngiye gukorera Imana nk’umuntu uzapfa ejo kugirango mbyaze umusaruro igihe namaze ndi mu mwijima w’uburwayi satani yari yaranteje, uyu munsi nanjye numva ndi umuntu nk’abandi bose maze ukwezi kose ndi muzima Imana ishimwe yarankijije inkura muri karande z’umuryango n’amoko yari yarambase
Amen!

[email protected] .org

Nitwa UMURERWA Olive, mvuka mu karere ka ruhango mu murenge wa kinazi, mvuka mu muryango w’abana batandatu, nakuze nsanga papa na mama bakijijwe cyane ari abantu bakunda Imana ku buryo bukomeye, jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994 itangira, mama baramwica bamwicana n’abana bane, dusigarana na papa turi babiri

Nyuma yuko mama apfuye, papa yagize intege nke ashaka abandi bagore babiri, arambwira ati nshatse aba bagore kugirango nagure umuryango kuko abandi bashize, icyo gihe nahise mubaza nti ese ko ushatse babiri njyewe nzajya mba ku wuhe mugore? Arambwira ati bose ujye ububaha kimwe nindara kuri umwe nawe ujye ujya ku wundi

Nabaye muri ba mukadata babiri, ubuzima burangora nkajya nkubitwa hamwe kuko hari ibyo ntakoze nahungira ahandi nkakubitwa, imyenda inshiraho, mbura amavuta yo kwisiga, mfatwa nabi ku buryo bukomeye ariko ubu ndashima Yesu yangiriye neza, hari igihe data yatahaga yasinze akankubita mukadata yabibona akanyongeza izindi, ubuzima burambihira ariko nkakomeza kubana n’Imana ikampa amasezerano menshi cyane imbwira ko izangirira neza

Ubuzima bw’ubupfubyi nabubayemo nsaba Imana ngo ingirire neza impindurire amateka ikampa amasezerano menshi, nyuma rero nakomeje gusengera papa ngo akizwe Imana iza kongera kumuha agakiza ariko igihe kigeze na we arapfa, bwari ubuzima butoroshye ariko ndashima Imana yabaye mu ruhande rwanjye ikankuza ndetse ikanderera mu nzu yayo

Igihe cyaje kugera rero ndakura nshaka umugabo mwiza ukijijwe neza kandi w’umusirikare byaremeye rero nkora ubukwe ku itariki 12/03/2011, iwacu bantahira ubukwe ndishima cyane ko nari nkiri na muto cyane, ibirori bya gisirikare bigenda neza ndanyurwa, abantu bashima Imana ku bwanjye, bene data muzakorere Imana muyubahe ku munsi w’ibirori byanyu izabatumirira

Nabazaga umugabo wanjye nti ese chr ubu bukwe ni ubwacu? njyewe utagira ababyeyi warushye bene aka kageni ni twebwe Imana ikoreye ubukwe busa butya? Ati ni twebwe Imana yadutabaye kubera kuyikorera, twageze mu rugo rwacu rero turishima cyane, tukiri abageni turaganira tuvuga ukuntu nitubyara tuzatoza abana inzira y’agakiza

Nta gihe twamaranye rero kuko ku kazi bahise bamutwara ku ikosi I Gabiro mu Mutara, ubwo bari buveyo bakajya hanze ubundi akazana amafaranga tukubaka inzu nziza kandi tukabaho neza, ari ku ikosi rero barampamagara ngo igisasu cyabaturikanye nawe ahita apfa, barambwira ngo umugabo wawe yapfuye byarangiye, bakibimbwira numvise ikintu kinkubise mu mugongo guhagarara biranga, kwicara biranga, ndavuga nti ntago Yesu yakwemera ko mpfakara nkiri umugeni.

Ngiye kumva numva ijwi rirambwiye ngo uramenye ntuvuze induru imbere y’abapagani ndaribaza nti ese kuki unkuye mu bupfubyi ukanshira mu bupfakazi? riransubiza ngo Imana yambikiye ayo makamba uko ari abiri, rimbwira byinshi nkwiye kubwira abantu b’Imana birimo kuba nta mpamvu n’imwe ku murimo w’Imana, umugabo akimara gupfa navuzwe amagambo menshi atandukanye, Imana inshyira ku cyapa ndasenga, twari ikanombe ababyeyi bararira nirebyeho nsanga nta mama ngira, nta papa ngira, nta mwana ngira mbura uwo mpamagara

Nagiye kumva numva nuzuye umwuka wera ntera indirimbo ivuga ngo ubwo umwami Yesu ankunda ndi amahoro, no mu byago nzaririmba ko ndi amahoro, nti naho ndiho naho napfa nziko nkundwa n’uwiteka kandi Yesu ampa ibyo nkena byose nti kubw’ibyo ndi amahoro

Ubwo nakomeje kwikorera umurimo w’Imana ariko Imana ikambwira ko nkwiye gukorera Imana, maze gukura ikiriyo cy’umugabo wanjye nateruye indirimbo ndaririmba abantu barafashwa cyane barihana, bene data ntimukwiye kuvuga Imana mu gihe cyiza gusa, mukwiye no kubikora mu gihe cy’umubabaro

Naragiye mbwira Yesu nti uri se w’imfumbyi uri n’umugabo w’abapfakazi nti uzamfashe, nahuye n’amagambo mabi akomeye ariko Imana irankomeza, impa imbaraga nyinshi nubwo ubuzima bwangoraga ariko Imana ni nziza cyane yarantunze irongera irantunga, irantunga kandi na n’ubu iracyantunze

Ijambo ry’Imana niryo rivuga ngo hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo iry’Imana yasezeranije abayikunda, mu byukuri ubupfakazi ntibutuma umuntu yitwara nabi ahubwo birakwiye ko umuntu akomerera mu gihe agezemo akiyubaha umugabo ahari kandi ukiyubaha atanahari, erega imibiri yacu ni insengero z’umwuka, ni byiza kwihangana kugeza ku ndunduro y’ikigeragezo

Kugeza uyu munsi ndashima Imana yampaye igikundiro, igitinyiro ndetse n’icyubahiro, ubu tuvugana hashize imyaka irindwi mfakaye nahuye na benshi bansaba kubana nabo ariko nkabyanga, ubu ndakomeye cyane kandi urugendo rugana mu ijuru na rwo ndarukomeje

Src: ibyishimo.com

[email protected]

Nitwa MBARUSHIMANA Didas, ndubatse mfite umugore umwe, mbyaye gatanu ariko mfite abana babiri, urugendo rwanjye ni rurerure ariko reka ntangire mvuga ko navutse mfite ubumuga bwo kutavuga( ikiragi) mvuka mu muryango w’abantu basengera muri kiliziya gatulika nkurira aho ngaho ariko nguman ikibazo cyo kutavuga mbimarana imyaka 12, ku mwaka wa 13 nibwo natangiye kuvugamo gacye nabwo ndidimanga, nza kurwara amavunja ateye ubwoba kuko iwacu hari mu cyaro

Icyanteye amavunja menshi rero nuko ntarinzi kuvuga igihekane Nj biba ngombwa ko bambwira ko niba ntabasha kuvuga neza sinkagire icyo mvuga, nabaye muri ubwo buzima kugeza aho amavunja yandenze kuburyo kuyahandura byabaga ngombwa ko bafata urwembe bagakebana n’umubiri ariko Imana irakomeza irandinda

Igihe kimwe njya kuvuga banjyanye gusenga mu cyumba cy’amasengesho baransengera ndavuga neza, maze gukira niyemeza kuva muri kiliziya gatulika nyoboka urusengero rw’abarokore mpita ntangira urugamba rukomeye kuko byari bigaragaye ko nasuzuguye ababyeyi tutakiri mu idini rimwe, ubwo nahise nkurwa mu ishuri, mu rugo bantegeka kuragira amatungo ndagenda nicwa n’inzara ku buryo nageze aho njya kwiba imyumbati y’abandi nkayihekenya ubundi nkajya munsi y’inka nkanywa amata ngahaga

Ubwo buzima nakomeje kububamo ngeze aho mbivamo ntangira gucuruza kugirango nibura nzagure inkweto zo kwambara, gucuruza narabitangiye, ibintu biragenda ku buryo mu minsi ibiri nungukaga amafaranga 250, namaze igihe kinini ngwiza amafaranga 1300 ngura inkweto ndambara, nakoze utuzi twinshi dutandukanye nkabona udufaranga duke cyane ariko Imana irakomeza irandinda

Igihe cyaje kugera nsubira iwacu,muri ako gace mpabwa inshingano mu murenge w’iwacu, icyo gihe ubuzima bwari butangiye kuzamo gacye nza kujyana na papa mu kabari tunywa kanyaga ndasinda arankubita ndanegekara neza neza, mpita nsezera ku nzoga kuva uwo munsi, nsubira mu itorero nyobora amakorar atandukanye

Naje gukunda umukobwa rero wo muri iryo torero nza kujya kumusura aranyakira, ntashye nanirwa kwituma mu minsi irindwi yose, ku munsi wa munani ngiye kwituma nituma inzembe gusa gusa kubera ko uwo mukobwa yari yandoze, uhereye uwomunsi nzinukwa uwitwa umukobwa aho ava akagera ariko nabyo birandinda nikomereza gusenga gusa

Nyuma naje kujya mu bundi buzima nza I Kigali nta muntu n’umwe nsanze, ubuzima buraza nongera gukundana ariko nari nkifite ikibazo cyo kutavuga neza, uwo mukobwa anjyana iwabo bambaza ibibazo byinshi ariko kuko ntari nzi kuvuga neza aramvugira bicamo

Bene data umushinga w’ubukwe twarawutangiye nandika invitation 250 ariko natwererewe n’abantu babiri gusa, mwa bakirisitu mwe nakoye amafaranga menshi ntazi aho nkuye, ubukwe buraba kandi burataha
Tubararikiye gukurikira igice cya kabiri cy’ubu buhamya……

[email protected]

Nitwa NZAYISENGA Onesme, iwacu ni mu burengerazuba mu murenge wa Gashonga, navukiye mu umuryango w’abana barindwi, mvuka nsanga ababyeyi banjye bakijijwe kuko papa yari Pasteur muri ADEPR nyuma maze gukura nibwo natangiye gukora umurimo w’Imana ariko nza kuza I Kigali gushakisha ubuzima nkora akazi ko mu rugo nza kugera aho nkorera permis ntangira gutwara moto mu mujyi wa Kigali ariko nkabikora nkijijwe rwose

Mu mwaka w’2011 nibwo nabatijwe mu mwuka wera, numva ku mbaraga z’Imana, icyo gihe umwuka wera yaransanze ntangira kwihana no kwiyeza cyane, Imana irafasha numva nguwe neza, nyuma yaho rero naje gushaka umugore Imana iradushyigikira mu bukwe turabana, igihe kigeze turabyara, mu myaka itanu twari tumaze kubyara abana babiri

Ijamba ry’Imana muri Zaburi 118:17 haravuga ngo sinzapfa ahubwo nzarama ntekerereze abantu imirimo uwiteka yakoze, iryo jambo nukuri nanjye sinzapfa niyo mpamvu niyemeje kubasangiza ubuhamya bwanjye

Ku itariki 26/06/2016 mu gicuku cyane nibwo inzu yanjye yafashwe n’inkongi y’umuriro, icyo gihe narindi mu cyumba ndi kumwe n’umugore n’umwana umwe w’umuhungu, undi mwana w’umukobwa yari aryamye mu kindi cyumba ari kumwe n’undi mwana nari nshumbikiye, ibi mbabwira byabereye mu murenge wa kinyinya mu kagari ka kagugu

Inzu nari twari turimo yafashwe n’inkongi y’umuriro ndasohoka njya muri salon ndeba ibibaye nsanga inzu irimo iragurumana cyane, mu kanya nk’ako guhumbya nagiye kubona mbona moto nari mfite mu nzu ifashwe n’inkongi y’umuriro, nsubira mu cyumba kureba madamu ngo mubwire ibibaye,nkihagera ya moto iraturika, madamu arabyuka agiye gusohoka yibuka ko umwana asigaye aryamye ajya kumuzana
Nanjye mpita njya mu kindi cyumba kureba ba bana ariko nkigerayo umuriro uhita uba mwinshi cyane ako kanya abaturage barahurura baza bitwaje amapiki bacukura urubavu rw’inzu kuko umuriro wari mwinshi cyane

Ubwo babashije gucukura bakuramo amwana w’umukobwa ari we turi kumwe ubu ariko na we yari yanegekaye bikomeye, mwa bantu mwe amaso yanjye yabonye byinshi bibi, amatwi yanjye yumvise byinshi, umugore wanjye nakundaga cyane yatanze numva, umwuka urinda uhera nkimwumva ariko nta cyo gukora nari mfite
Ndabyibuka bose babakuyemo ari intere nta numwe ubasha guhumeka, umutima ari wo uri gutera gusa, babajyanye kwa muganga bose babacomeka oxygene, nanjye ubwo nari nabaye umusazi, urumva inzu yose yahiye, umugore n’abana bahiye, moto nari mfite yahiye, rwari urugamba rukomeye nshuti zanjye

Ubwo nakomeje gusiragira kwa muganga nkareba umwana nkabona birakomeye kuko yari yababaye bikabije, najya kureba nyina nkasanga na we nuko, nyuma y’iminsi ine umwana yarapfuye turamushyingura, nkomeza kurwaza madamu ariko na we yari yahiye bikomeye kuko umuriro wari wageze ku mutima ariko we yabashaga kuvuga nkagirango arahari kandi adahari

Ukwezi kwa gatandatu kwararangiye tugera mu kwa karindwi nkimurwaje ariko ubwo abantu b’Imana ntibahasibaga pe Imana ibahe umugisha rwose, ndibuka ko mbere yuko umugore wanjye nakundaga Ester agenda yarambwiye ati njye ndi kumva ngiye kugenda ati ariko umwana wanjye usigaye uzamufate neza, uzamubere se na nyina, ati umukobwa wanjye ntazicwe n’agahinda amaze kumbwira iryo jambo arambwira ngo Imana yo mu ijuru imbabarire nagiye mu bintu byo kuringaniza imbyaro nta bikubwiye kandi koko ibyo bintu ntabyo nari nzi

Mu byukuri iryo ni ryo jambo rya nyuma numvise ndashimira kristo ko Esteri wanjye yagiye akijijwe, yaherekejwe n’abantu benshi cyane, amaze kugenda, abo muri famille yanjye barambwira ngo nze mbe mu muryango ndagenda mbayo ariko namaze amezi atandatu ntavuga ntazi isi ndimo

Tukurarikiye gukurikira igice cya kabiri…..

Src: Ibyishimo.com

[email protected]

Nitwa KWIBUKA Providence navukiye mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Nyamasheke, mvuka nsanga umuryango wacu utifashije kandi utanakijijwe, ubwo buzima ntibwanyoroheye mpitamo kuva mu rugo njya gushaka imibereho I Kamembe, ndibuka ko icyo gihe navuye mu rugo ndwaye ariko sinabyitaho kuko nashakaga imibereho ndagenda

I Kamembe naje kuhava njyai Gisenyi nabwo ngiye gushaka imibereho,ngezeyo haba ikibazo cy’iruka ry’Ibirunga, umuryango nabagamo urimuka tujya mu ruhengeri, icyo gihe nagendanaga ikibazo mu itama kuko handyaga ubundi nkumvamo akantu gato kameze nk’akabyimba, naje kujya kwivuza njya kwa muganga nivuza amenyo biranga, ikibyimba kirakura kiba kinini cyane aho nakoraga baranyirukana

N’aho ngiye gushaka akazi bambina bagakubitwa n’inkuba kubera ukuntu itama ryari ryarabyimbye, birakomeza bimbana ibibazo bikomeye cyane kuko icyo gihe sinari nkibasha no kurya, nanywaga amata gusa, igihe kimwe nza kubona akazi mu rugo rw’abasilamu, umudamu wankoreshaga anjyana mu bapfumu biranga arangije antera ubwoba ambwira ko ngomba gutaha nkajya mu rugo kuko ngo aribwo nzakira kuberako bandoze

Narabyemeye ndataha ntega agatambaro mera nk’umusilamu, nagezeyo rero nsanga ababyeyi nib a bandi ariko bambonye bibaza ibyambayeho birabashobera, papa atangira kumbwira nabi arantoteza cyane we na mama ndetse n’abavandimwe banjye, papa we yaranankubitaga akantera ubwoba bwinshi

Nihuse cyane, ubwo buzima nabubayemo imyaka itandatu maze cya kibyima kiza kumeneka ariko kimaze kumeneka nahuye n’ingorane nyinshi cyane kuko cyahoraga gitonyanga hakavamo amashyira anuka cyane, bene data nukuri naho nabaga haranukaga bikabije kandi noneho nta kizere nari ngifite cyo gukira kuko ikibyimba cyahoraga kijojoba cyane, noneho ndushaho guhabwa akato

Igihe cyaje kugera nshka kwiyahura ntibyankundira kuko hari icyo Imana yanshakagaho, benshi bashakaga kumbwira ngo njye gusenga ariko nkagira ipfunwe ry’ukuntu nuka cyane, nyuma rero nagiye gusenga ariko ngenda nziko ndi buhite nkira, ariko siko byagenze kuko nahasanze abantu baranshunaguza cyane numva sinshaka gusubirayo, gusa Imana yaramfashije nkomeza kujya gusenga, nigira umubatizo ndabatizwa ariko mu byukuri sinari nkijijwe

Naje kujya I Butare kwa muganga ngenda mfite itike injyana gusa, bampa rendez vous yo kuzagaruka nyuma y’ukwezi kandi ubwo nta ticket nari mfite insubizayo, natangiye kurara hanze y’ibitaro mazeyo gatatu inzara iranyica cyanee nza kubona umuntu ugiye kumena ibiryo byagaze ndabimusaba arabimpa ndarya nakomeje kubaho muri ubwo buzima ariko ntangira kwiga uburyo bwo kwikandira cya kibyimba nkajya ahantu kure y’ibitaro gato nkagiknda amashyira akagabanuka ubundi nkoga mu kanwa kuko byabaga byagezemo nkahit njya gushaka uwi nsaba ubufasha, haba koza ibyombo, nkabwira umuntu ngo azane mwogereze ibyombo ariko kwari ukugirango nagenda mbanze nkombe bya biryo ubundi noze amasahane nariye

Naje kugera igihe nibera mu bitaro nkajya nogereza abantu ibyombo, nkafurira abantu bakampa ibiryo noneho bikajya bimbana byinshi nanjye ntangira kugaburira abandi ariko nkirara hanze, naje guhura n’undi mugore w’umukire wari urwariye aho ndamwegera ndamurwaza kandi nanjye ndwaye, uwo mugore ntiyahindukiraga cyangwa ngo abyuke namwitagaho uko nshoboye na we akampa ibyo kurya

Uwo mudamu naje kumugiriraho umugisha mbaho neza, igihe kiragera rendez vous iragera ndagenda baramvura bambwira ko mugitondo bari bumpage, bantangira saa yine bandangiza saa munani njya muri koma ariko aho naje gukangukira nasanze umugabo wa wa mudamu nitagaho ahagaze imbere yanjye nsanga yaratanze buri kimwe kugirango ubuzima bwanjye bugende neza

Igihe cyaje kugera badusohora kwa muganga tudakize neza ariko uko biri nari maze koroherwa ndataha ngeze mu rugo…………

Ntuzacikwe n’igice cya nyuma cy’ubu buhamya

[email protected]

Navukiye mu muryango w’abadiventiste, mvuka nsanga mma ariho asengera we na papa ariko njyewe nikundiraga abarokore aba ari naho nza kwigira gusenga, igihe kiragera ndabatizwa ndakura ndetse ndanashaka

Njya gushaka umugabo rero nibwiraga ko umuntu wese ushatse ahita abyara, ndashima Imana ko yampaye urubyaro nyuma y’imyaka irindwi ntabyara, rwari urugendo rukomeye cyane ku buryo ntabasha kubisobanura

Singiye kubyinjiramo cyane kuko atari byo byanzinduye ariko Imana yonyine niyo itanga urubyaro, icyo gihe bari brasanze umugabo ari we ufite ikibazo kwa muganga baramubwiye ko atazabyara na rimwe ariko Imana irashoboye

ku mwaka wa munani rero Imana yankoreye igitangaza impa urubyaro, mbyara umwana wa mbere arakura mbyara uwa kabiri, ku mbyaro ya gatatu mbyara impanga, bene data hari abantu bakunda kuvuga ko iyo Imana igucyereje ari nayo igutegera ibyo ni ukuri yaranejeje ndayishima

Reka mvugeho ku mwana wa kabiri w’umuhungu,mbura ibyumweru bitatu ngo mubyare, abajura baraduteye bankubita ikibuno cy’imbunda mu nda ariko ntiyagira icyo aba, amaze kugira umwaka n’igice nigeze gutaha bwije ngeze mu rugo nsanga abana bose bararymye ariko mbaza umukozi uko byagenze ambwira ko uwo mwana yigeze kuruka rimwe gusa ubundi asubira kuryama

Narabyumvise ngirango ni ibisanzwe ariko biranga ndamubyutsa mushyize mu ibase y’amazi mbona umwana arirambuye mpita mujyana kwa muganga, tuhageze abaganga barantuka cyane ngo yarembye, bagerageza ibishoboka byose, umuriro uramurenga ariko nizera Imana ko iri bumukize baramusuzumye bamusangana ikibyimba munda

Bamuvuye biranga tujy ahandi baramupfumagura biranga ariko bose bahuriza ku kuba afite ikibyimba munda, baduhaye transfert ijya mu buhinde, ariko tubanza mu bugande bamukuramo impyiko imwe ahita ajya no muri koma, nyuma yaho gato bihereza impyiko ye mu bindi bihugu ngo barebe uko ameze

Habura gato ngo bamusezerere kuko yari arwajwe na papa we njye nari narasigaranye za mpanga za gatatu, umwana arongera araremba, ubwo aho ndi sintuje na mba, buri kanya bakanyoherereza amafoto asa nuwapfuye

Umwana amaze kuremba cyane, papa we ahamagara abaganga baje kureba bahita barebana nk’aho umwana ashizemo umwuka, papa we ahita yumva umwuka w’aiamana umutegetse gusenga cyane arabikora kugeza aho aruha neza maze arirambika gato arasinzira, akimara gusinzira arota mu rugo iwacu twatewe n’imbwa ebyiri akubita inini iragenda hasigara intoya, pasteri yinjiye iwacu ya mbwa ntoya ihinduka umuntu ari na we wari waroze ka kana

Ndashima Imana ko umwana yavuye mu bitaro ariko batubwira ko arwaye kanseri, hashize iminsi mike papa w’umwana asubira kw muganga gukoresha controle basanga ni muzima nta kibazo afite, uyu munsi yujuje imyaka itandatu
Ndashima Imana yampaye urubyaro nyuma y’imyaka irindwi yarngiza ikankiriza n’umwana wanjye mu gihe nabonaga ko bikomeye

Imana ishimwe cyane nta kiyinanira
Bene data nimufata Imana nk’inyantege nke ni nako izababera ariko imirimo y’Imana iratangaje

[email protected]

nyuma yo gukira ikibyimba cyari cyaramuzahaje yaje kurwara indwara yo kujya mu mihango idakama

Nageze mu rugo marayo icyumweru kimwe gusa maze gukira neza mpita nsubira I Kigali, ntangira akazi ko mu rugo, nkorera amafaranga ndayabona ngeze aho ntangira kugira umurengwe ibyaha biba byinshi kuri njyewe

Hari umugabo w’iwacu wabaga hafi aho ni we twakoranaga icyaha cy’ubusambanyi, ibyo tubikora mu gihe kingana n’imyaka ine, muri iyo myaka yose rero sinifuzaga gushaka umugabo kuko nubundi hari uwo nari mfite umara umusonga, numvaga nakwiryohereza gusa kuko ari bwo nari mbonye ubuzima

Nakomeje kuba muri ubwo buzima noneho nza guhura n’ubundi burwayi bukomeye kurenza ubwa mbere,naje kurwara indwara yo kujya mu mihango idakama ubwo burwayi mbumarana imyaka itatu, mu byukuri nari nariyanze nifuzaga urupfu nkarubura kuko nari mbabaye bikomeye sinzi uko nabivuga

Amaraso yaragiye anshiramo njya kwa muganga ahantu hose hatandukanye biranga neza neza, maze kuzenguruka amavuriro abaho yose byanga, naramanutse nsubira icyangugu kugirango ndeba ko nakwivuza neza ntari mu kazi ngezeyo bangarura I Butare biranga, ubuzima burambabaza cyane, ariko igihe kimwe nza kujya mu bapfumu nabyo biranga neza

Maze gushoberwa n’amafaranga niratanaga anshiranye nibwo nayobotse inzira yo gusenga ariko ntarakizwa neza, ndakomeza njya gusenga gacye gacye bigenda biza, rimwe umukoze w’Imana aza kumbwira ko hari icyo Imana ikoze ku buziama bwanjye, nageze mu rugo ndaryama birakunda ndasinzira nk’uwapfuye mbyuka ntinze cyane, numva ububabare burashize ku munsi wa kabiri ya mihango irakira burundu nyuma y’imyaka ine yose

Numva nguwe neza mbwira Imana ko nyiyeguriye burundu kandi ko ntazigera nsubira inyuma ukundi, uyu munsi wa none ndashima Imana ari umubyeyi mwiza yangiriye neza inkiza indwara ebyiri zikomeye ubu ku mashuri 3 abanza mfie akazi keza katari ako mu rugo nta kintu na kimwe nshinja Imana

[email protected]

Ubuhamya bwanjye sinabona aho mbuhera ariko ndashima Imana ko ariyo igira icyo irema yarangiza ikanagikomeza, yangiriye neza impa gukora ubukwe bwiza n’umugore wanjye nkunda Liliane UWAMAHORO, turabana urugo ruba rwiza kandi ruragendwa

Haciyeho iminsi nibwo madamu twakomeje kubona ko tutabyara, dutegereza umwana turamubura, turababara bikomeye, tugira agahinda ntabasha kugusobanurira kuko aho nabonaga umwana muto hose umutima wamvagamo nkamwifotorezaho n’ibindi ntabasha kuvuga

Hashije umwaka n’igice ku bwanjye numvaga ngiye kuzasara kuko sinari ngishoboye kwihangana, twagiye kwa muganga abaganga batubwira ko bidashoboka ko twazabyara, baraduhakanira burundu ariko dukomeza gusenga Imana dushishikaye n’amarira atagira ingano

Nageze aho njya mu isoko ndagenda ngura utwenda tw’umwana ndaza nturambika ku buriri mbwira Imana nti uyu ni umwana wanjye kandi ndamukeneye, ibyo birangiye mfata agakabutura nari naguze ndakazinga neza ngashyira mu mufuka nkajya nkagendana nkabwira Imana nti icyifuzo cyanjye nkigendana mu mufuka

Igihe kimwe nibwo nagiye gusenga maze umwaka n’igice Imana irambwira ngo ndabona warahabye kandi igihe cyo gusubizwa kitaragera, irambwira ngo ingiriye impuhwe igiye kumbwira igihe nzasubirizwa ngo mbe ntegereje nihanganye irambwira ngo iki kigeragezo kizamara imyaka ine, ngo iyo myaka nishira nzagaruke nyibaze

Naratashye nkomeza kwihangana, imyaka ine ishize mpita nibutsa Imana nti ya myaka yarangiye, mu byukuri numvaga icyo gihe madamu ari buhite asama ariko siko byagenze, ukwezi kwa mbere kwarashize, ukwa kabiri kurashira ndababara cyane, ndarakara bikomeye, ndivumbura, icyo gihe korari jehovajireh twari twasohokeye ahantu njyayo ntabishaka ariko ndagenda, bageze mu gihe cyo gutura, namdika agapapuro mbwira Imana nti nta mafaranga mfite yo kugutura nta n’igiceri naguha, ndandika nti icyo mfite ni umutima uboze gusa ndagenda nshyira mu giseke

Hashize iminsi mike tujya kwa muganga tugezeyo muganga aratubwira ngo madamu aratwite, ntababeshye nahise nkubita amavi hasi, madamu na we arahanuka turagwirirana, muganga ati mubaye iki? Ati mube muretse gato ubanza nibeshye nzabaha igisubizo nyuma y’iminsi irindwi, twaratashye ariko muri iyo minsi ari njye na madamu ntawaryamaga

Umusi wa karindwi ugeze turazinduka tujya kwa muganga tugezeyo muganga ati bya bintu ni byo ati ariko mube mucecetse, icyo gihe twavuye mu mujyi n’amaguru tugera ku gisozi, igihe kigeze Imana iduha umwana mwiza w’umuhungu, iza kunyongera n’undi w’umukobwa mwiza cyane

byari ibyishimo kuri uyu muryango
Imana ishimwe cyane kuko yatugiriye neza ikaduha urubyaro nyuma y’imyaka itanu dutegereje umwana, Imana yanduhuye umutima nari ndushye nari naraboze mu mutima kubera agahinda ariko ndashima Imana yabikoze, irakomeye cyane yarakoze

Amen!

[email protected]

Nitwa MUHIZI Elie, mbere na mbere ndashima Imana yankuye mu Magana y’abanyabyaha ikantoranya ngo mbe inshuti yayo, Yesu yansanze mu nzoga nyinshi cyane ansanga mu busambanyi bwinshi, mu rugomo rwinshi cyane, nari wa muntu wapfuye ahagaze nkuko bibiliya ibivuga nari narapfuye rwose nari wa muntu utagira gahunda

Ndabyibuka nari ndushye cyane ariko muri icyo gihe nibwiraga ko aribwo buzima bwiza ariko nari ndemerewe ntabizi, ndibuka umunsi yesu yansanze hari mu ma saa yine nibereye ku ishuri ariko nagiraga agasuzuguro mu barimu sinajyaga numvikana n’abayobozi bigatuma bahora banyirukana

Umunsi umwe rero baranyirukanye kubera urugomo rwanjye nanga gutaha ahubwo nshaka abandi banyeshuri nshinga aka groupe kitwa anti weekend bishatse kuvuga ko abanyeshuri banze kwirukanwa, ako ka groupe kabagamo abanyeshuri bose birukanaga ntibatahe, groupe yarakomeye, nza gukora andi makosa baranyirukana nanga gutaha ngiye kubona mbona abayobozi b’ikigo bose baje mu ishuri kunsohora

Ubwo ya groupe yabonye bikomeye bo barasohoka nsigara njyenyine nk’umuyobozi wabo, nyuma maze kubona ko ibintu bitangiye gukomera ngira ubwoba ndataha, icyumweru kirangiye ngarukana n’umubyeyi asaba imbabazi ndongera ndiga ariko nshyiraho igihano kigomba guhana umuntu wanyirukanye icyo gihe

Naje guhamagara ba basore banjye mbigisha uburyo tugomba gukubita wa wundi wanyirukanye, umugambi turawuzuza kandi mu by’ukuri papa wanjye yari Pasteur mu rusengero, ubwo umugambi twamaze kuwunoza, muri ako kanya numva ijwi rimbwiye ngo papa wawe arimo arabwiriza none nawe uri mu mugambi mibi? Ndabyibuka icyo gihe hari saa yine za mugitondo

Kuva uwo munsi twahise tujya mu rusengero baradusengera, sinongeye gusambana, kurwana, kunywa inzoga n’ibindi byinshi bibi bitandukanye, ndashima Imana yandokoye urupfu rukomeye

Yesu wahinduye ubuzima bwanjye ashobora guhindura n’ubwawe,igisabwa nuko umwemerera ukamwizera gusa

Amen!
[email protected]

Muri make nari mu gihugu cya Uganda ngezeyo nshaka aho nsengera ndahabona nsanga aho hantu banga icyaha n’igisa nacyo ndetse ngo ntibemera n’abarozi ari naho bahera bashuka abantu bakagerango basenga Imana yo mu ijuru koko

Ubwo nagezeyo nemera iryo dini ndetse ngera aho mera nk’umu diyakoni waho, muri make nari nk’umugirwa wabo, nari mu b’imbere cyane, igihe cyaje kugera rero banca indasago mu bitugu ariko nashaka gutaha mu Rwanda bakambuza bakambwira ko bazanshakira n’umugabo ahongaho

Nyuma rero umuvandimwe wanjye wari mu Rwanda wari ukijijjwe ni we wajyaga ansengera cyane nkifuza gutaha ariko bakabyanga, maze kubananira kuko nifuzaga gutaha bahita bambwira ngo bagiye kumpa igihano kuko nanze kubumvira

Ku munsi babimbwiriyeho muri iryo joro nahise ndwara, igihano banteza ikintu cyo kujya mu mihango idakama ndetse bambuza kujya no kwa muganga, imihango nayimazemo umwaka n’amezi atandatu, bene data byari bikomeye cyane

Nyuma y’icyo gihe bongeye kumbaza niba nkifite gahunda yo gutaha ndabemerera uwo munsi bahita banteza ibisazi ndasara niruka mu gasozi mara igihe kingana n’imyaka itatu n’igice ndi umusazi burundu

Nyuma rero nibwo umukozi w’Imana yaje kunsengera abadayimoni b’abarangi bavugira muri njye ko ari abarangi bari baranteje ibisazi mbimenya ntyo, naje guhita nkira rero nkomeza gusenga Imana y’amahoro, uyu munsi ndi umukozi w’Imana isumba byose

Ndashima Imana yangiriye neza ikankiza kujya mu mihango idakama, ikankiza ibisazi uyu munsi nkaba ndi muzima

Muby’ukuri aba barangi bafite imyumvire ivuga ko banga ibyaha birimo ubusambanyi, kuroga n’ibindi ari nabyo bikurura benshi bakibwira ko basenga Imana yo mu ijuru
Ndashima Imana yo mu ijuru yangiriye neza ikanyimenyekanishaho ikangirira icyizere ndetse ikangabira n’umurimo wayo

Amen!

[email protected]

Nitwa NYIRINKWAYA Salomo navukiye I burasirazuba mu karere ka kirehe, tuvuka turi abana umunani, ariko muri abo bana bose ni njye satani yasabye arantwara

Namenye ubwenge nsanga ababyeyi banjye bombi bakijijwe ariko njyewe ntangira kujya mu bigare banyigisha imico mibi ntangira nywa itabi ry’ibibabi ku myaka 13, ku myaka 14 nari maze kumenya kunywa itabi risanzwe rinyuzura mu mutwe nkajya numva amajwi amvugisha kandi mu byukuri ntayo

Ubwo ya majwi yakomeje kumbwira ngo mve mu rugo kuko nta cyiza gihari ndayumvira nigira aho bita kabarondo ngezeyo mbura aho kuba mpita mfata icyemezo cyo kuba ku muhanda ntangira gucuruza urumogi ntaha munsi y’ibiraro

Bwa mbere nkirara mu kiraro nahuye n’umwana ati ngwino nkwereke uko tugomba kubaho anyigisha uko bacuruza urumogi tugataha tukajya mu kiraro ubusima buba ubwongubwo ariko hagati aho ndagirango mbwire ababyeyi basenga ko hari igihe satani ababura akadukira abana ni na byo byabaye ku babyeyi banjye ubwo satani yari amaze kubabura arangije arantwara

Ndibuka umunsi umwe polisi yaradufashe iradufunga hashize iminsi baradufungura kuko babonaga nta wutugemurira, ubwo naje kuba inshuti n’umupolisi ansaba ko murangira aho bacuruza urumogi ansaba kumukorera nkajya mucururiza urumogi

Naramukoreye cyane ndamamara ariko bancaka bakambura, ubwo nakomeje kumenyekana ahantu hose ariko abashinzwe umutekano ntibambone hashize igihe nkorera uwo mu polisi neza nta kibazo, aza kuncaka kuko yari azi aho ntuye arambwira ngo aranshaka, mu byukuri namukoreraga neza kuko abana be baryaga kuko namuhaye amafaranga

Ubwo naramwitabye bugezeho nsanga yantanze arambeshya ngo tugende ajye kungurira angeza ku banshakaga barankubita benda kunyica, baramfunga ariko igihe kigeze haza umupolisi arankubita cyaneeeeee arangije arandekura ndagenda njya mu bindi birara biramvura ndakira nkomeza kwibera mayibobo

Hashize igihe gito nigira I Burundi ndacumbika mpingukira ku mu islam umwe andebye abna ndasa na al shabab arampururiza abasirikare baramfata ariko nza gutoroka ngaruka mu Rwanda ariko mpagera nenda gupfa kubera inzara n’urugendo rw’amaguru

Bene data hari aba clients nagiraga bitwa ko ari abarokore ariko bari mu banguriraga urumogi kandi bagasubira mu nzu y’Imana

Ntuzacikwe n’igice gikurikira

[email protected]

Naje gucika intege rero kubera urugendo runini nari nakoze mva I Burundi n’amaguru kugera mu Rwanda, nta cyo kurya nta cyo kunywa nkamara iminsi ine mu nzira, narasonzaga nkanywa urumogi imbaraga zikaza, ngeze mu Rwanda mpingukira I butare ncika intege ku buryo bufatika kandi ubwo natembanaga ishashi yuzuye urumogi

Ubwo nageze aho ncika intege burundu nikubita hasi naje gukanguka nzengurutswe na mayibobo nyinshi mu kazu gato nsanga bantekeye baragaburira bababazwa n’uko meze mbabwira ubuzima bwanjye bwose barababara barngije bansaba gukizwa nubwo bo badakijijwe

Bwarakeye rero buri wese afata envelope turatatana tujya gushaka ibiryo muri mondisi saa sita tukongera tugahura tukamena hasi tukarya, bene data nari narapfuye mpagaze kandi iwacu ntacyo babuze

Nijoro twararyamye, bucyeye abapolisi baza kutureba munsi y’ikiraro bafatamo batatu nanjye ndimo batujyana iwawa ngezeyo nyoberwa ibyaribyo marayo umwaka wose mvayo ntekereza kwegera Imana mfata icyemezo cyo gukizwa ariko itabi rimbera imbogamizi,kubera ukuntu nabaye mu burara imyaka icumi yose najyaga gukizwa nkongera nkasubira mu burara

Ubwo naje kujya kubana n’indaya umunani mbana nazo amezi umunani yose ariko ndashima Imana ko ntigeze ndyamana nab o, igihe kigeze nza kwibwira gusubira mu rugo ngezeyo nkomeza kunywa urumogi, mukecuru yandeba akarira cyane, papa na we akambaza ati ni iki wabuze ngo nkiguhe uve mu burara? Ubwo bose narabihoreye nkomeza kwibera ikirara kandi ndi mu rugo

Ngeze aho nisubirira mu burara, noneho ntangira no kwiba, ndibuka rimwe twagiye kwiba abantu , tugezeyo tuhasanga aba shinzwe umutekano bamurasa akaboko ubu nta kaboko agira, nahise nsubira mu rugo, igihe kigeze nza gusubira I Burundi gucuruza forode n’abandi tugeze mu mazi baradufata ubwato buriyubika nibira mu mazi abandi twari kumwe bose barabica burundu

Nza kuvamo ndataha njya kwiba mu rusengero baramfata abakristo bose baranshungera kandi ubwo papa yari umuyobozi w’itorero aza kundeba ndaseba burundu, papa akifuza ko napfa agasigar ababazwa n’uko atakimbona

Igihe cyaje kugera njyewe ndikingirana mu nzu nsenga Imana gusa, ariko muri icyo cyumba nabonaga imbeba ziza zintondagira nkumva inzoka zintondagira ariko nacana itar nkazibura, naje gushaka aho njya gusengera ngezeyo ndihana ,natura ibyaha byose

Uyu munsi wa none nubwo namaze imyaka icumi yose mu burara ubu ndi umwana w’Imana kandi sinteganya gusubira inyuma ukundi

Ndashima Imana y’amahoro yambatuye ikankura mu byaha byinshi bitandukanye, uyu munsi ndi umwana w’Imana kandi ndagana mu gihugu cyo mu ijuru

Amen!
[email protected]

Amazina yanjye ni MBARUSHAMAHORO Joseph ndi umugabo mfite umudamu n’abana batanu nifuje gutanga ubuhamya bwanjye kubera ko mbifata nk’igitambo mba ngiye gutamba, rero nifuje kubutanga kugirango mfashe abameze nkuko nari meze

Navutse mu muryango w’abana 9, abahungu bane n’abakobwa batanu, abahungu nitwe twari bakuru baza kujya mu ntambara 2 barapfa nyuma undi mukobwa aza gupfa dusigara turi 6, twakuriye mu buzima bubi cyane kuko iwacu ntitwari dukize twakomeje kubaho nabi cyane

Tugeze mu mwaka w’1998 naje kumva nkuze niyemeza gushaka umugore ndamushaka tumaranye ukwezi kumwe intambara ihita iba turahunga, turongera duhura n’ibihe bikomeye cyane kuko bwaracyaga tukaza kugirango ntibwira, bwakwira tukibwira ko butari bucye

Mama wanjye yaje kumbaza uko tugiye kubaho mbura icyo musubiza aza kujya ku isoko agezeyo areba ukuntu abantu bari gucuruza abona izuba riri kuva ari ryinshi kandi hari umuyaga ashaka uko yubakira abo bantu izuba ntiryongera kubica maze buri mucuruzi wese akajya aha mama ibyo kurya tubaho neza

Twaje kuza mu Rwanda rero munyihanganire ndavuga ku buzima bwo kuba mu nkambi, twahageze dufite umwana umwe w’umukobwa ariko twari turiho nabi cyane mu buzima bubi bugoranye rwose

Benedata nabonye aho abantu bicwa n’inzara ubuzima bukanga, umuntu akabura icyo aha abana ariko Imana yari ifite intego kuri buri wese twahuye n’ubukene bukomeye tuza no kubyara undi mwana mu buzima bubi cyane mbura icyo nambara, ndibuka nigeze kubura inkweto zo kwambara njya gutira umuturanyi nago antize njye gusenga ndagenda ngarutse mbona ya nkweto irambereye numva sinshaka kuyimusubiza

Aho nabanaga n’umusore w’inshuti yanjye aza kumbwira ati nkuko so atigeze aba mu nzu y’amabati cyangwa ngo atunge igare ni nako nawe uzabaho nabi nkuko yabayeho, mu byukuri narababaye ariko kandi nza gusanga ari byo koko kuko sinabona uko mbabwira ubuzima bubi nari ndimo n’umuryango wanjye

Ndashima Imana yangiriye neza cyne ikankura mu buzima bubi cyane ikanyinjiza mu bwiza gusa, uyu munsi ndanezerewe cyane ntago nkiri impunzi ahubwo ntuye muri leta zunze ubumwe za America nguwe neza njyewe n’umuryango wanjye, uyu munsi ntitukifuza ibyo kurya, Imana y’amahoro yatumaze umubabaro itumara inzara, idutuza heza cyane turishimye

Ndagirango mpumurize abaguwe nabi babuze uko bagira buzuye intimba n’agahinda kubera imibereho mibi babayemo, ku bizeye kristo siko bizahora hari igihe Imana izabibuka nkuko yabinkoreye

Abababaye nimuhumure mu ijuru hari Imana itabara abayo nuko igihe kitaragera

[email protected]

Mu buzima busanzwe navutse nk’abandi bana ariko mvuka mu buryo butemewe muri make nari ikinyendaro maze kugeza ku myaka ine, ntangira kubona inama zitegurwa hashakwa uwazandera hagati ya mama na papa kuko nyine batabanaga naje gusanga papa rero ngezeyo nsanga afite undi mugore ntangira ubuzima bugoranye

Bakajya bantuka cyane dore uko gisa, uko kireba, uko kirya, mukadata yarantukaga cyane akankubita mu rwego rwo hejuru kandi mu byukuri uwo muryango ntacy wari ubuze

Nyuma rero papa na mukadata baje kubyara abandi bana babiri turareranwa ariko abo bana baza kwigana nyina uko anyita bakanyanga ariko babitewe na nyina, mu byukuri ntacyo nari mbuze mu myambarire cyangwa imyigire ariko nari naraboze mu mutima
Maze kugira imyaka 9 nibwo naje kubona abapfumu mu rugo bari kumwe na mukadata bagashaka kundasaga nkanga akankubita rimwe na rimwe akanyandikisha ko amfashe nshaka kwica papa kandi mu byukuri ntabyo nzi

Narigaga nkatsinda cyane nataha nkakubitwa mbese nari nguwe nabi ku buryo nifuje gutoroka ngo nisangire mama, nari narababaye umubiri urabyakira kugezaho ntibukaga ko mbabaye

Byaje kuba ngombwa ko mama arwara cyane arwara agahinda kanjye araremba ku buryo iyo yajyaga gucikana yeavugaga ati umwana wanjye agahita ajya muri koma, byaje kuba ngombwa ko abaganga basaba abari bandwaje gusaba papa w’umwana wanjye kumuzana ngo murebe kugirango ntazapfana agahinda

Ubwo baraje bansaba papa, umugore we anjyana mu modoka aparika kwa muganga asigara mu modoka njye ndasohoka ariko ngenda ambwira amagambo mabi y’ukuntu mama ari indaya nta n’icyo amaze namwihorera njya kwirebera mama ngezeyo nkimubona mbona sinzi uwo ari we kuko sinabonaga ko ari umuntu namuherukaga mu myaka itanu ishize

Baramwegura aransuhuza arambwira ati uko ubayeho ndabizi ubwire mukaso na papa wawe ko batazigera babona amahoro, ubwo yahise apfa ako kanya ariko kuko nari muto sinabimenya mbona baramworoshe nk’uwapfuye koko ariko sinabimenya, barambwira bati mama afite imbaraga nke arasinziriye kandi ntitumukangura uzagaruka kumusura, ndababwira nti mumbabarire mumubyutse tuganire ntago bazongera kwemera ko ngaruka, barampakaniye kuko nubundi yari yapfuye nta kindi bari gukora

Nahise nsubira mu modoka, mukadata abanza kunsaka ngo arebe ko nta bindi bintu mama yampaye ngo mwice anshyira mu modoka turagenda tugeze mu rugo papa ntiyambaza uko nasanze mama ameze, ariko kubera ko nakunze kumva mukadata akunda kuvuga ko ari indaya, imbwa n’ibindi bibi nkibaza impamvu papa atabuza mukadata gutuka mama

Ubwo haje abantu mu rugo baza gusaba ko najya gushyingura mama mpita menya ko yapfuye koko ariko banga ko njya gushyingura mama, ikiriyo kirarangira, numva mbuze aho nerekera kuko n’imipango napangaga yo gutoroka ntiyari igikunze

Natangiye kongera kubaho nabi cyane mukadata abwira abakozi kuzajya bankingirana nkarya narangiza nkaryama, ubwo naryaga ibyo bakandagiyemo ndabimenyera ngubwa nabi banyagira guhura n’abo bana twareranywe, mba muri ubwo buzima igihe kitari gito numva ndaburambiwe mpita nshaka ikintu nakora kugirango baze banyice mpfe vuba nisangire mama

Nibwo nahise mpfata umwanzuro ntwika intebe z’iwacu zirashya zirakongokanjya ku ishuri babyutse basanga zahiye mukadata avuga ko ari ibintu byo mu bapfumu byabateye papa ahita yihutira kuza ku ishuri ankurayo ambaza impamvu nijyanye ku ishuri kandi batewe ndamubwira nti ntimwatewe ahubwo intebe ni njye wazitwitse kuko nshaka gupfa

Papa birmushobera kuko atari azi ubuzima mbayemo duhita tujya kuri polisi kuvuga ko hari ibintu byaduteye ndetse n’umwana we ari we njyewe ari kuvuga ibintu biterekeranye bakoze iperereza bambaza ibibazo byinshi cyane mbabwira ko icyo nshaka ari ugupfa gusa

Tukurarikiye gukurikira igice cya nyuma cy’ubu buhamya

[email protected]

Nahawe agakiza ndi muto cyane ariko nkakunda gukora umurimo w’Imana, naje gukura rero niyumvamo gushaka umugabo nsenga Imana yumva gusenga kwanjye dukora ubukwe, ariko ubwo nibwiraga ko tugomba guhita tubona umwana mbwira umugabo ko tugomba guhita twitegura umwana

Ndashima Imana yantoranirije umugabo wihangana cyane kuko iyo bitaba ibyo aba yarantaye, ubwo umwaka wose warashize tutabyaye ibiri irashira ntangira kugira umubabaro mwinshi cyane ngeze aho njya gusenga mbaza Imana impamvu yabyo Imana irambwira ngo ngiye kwiga, ngo ngiye kwinjira mu kigeragezo kizanyigisha umuntu, ubwo ndagenda mbibwira umutware arabyumva arihangana

Ubwo yakomeje kunyihanganisha, ishuri ndaritangira, umwaka wa kabiri ishuri rirakomera abantu bakaza bakambwira byinshi bitandukanye ngera aho njya ku mupfumu ntabizi nywa imiti yampaye ntegereza kubyara ndaheba, ndagenda njya gusenga bambwira ko nagiye mu bapfumu ndihana ndakira, ubwo Imana iza kumbwira ko nta mwana w’umuntu uzankiza uretse Imana

Nakomeje guhura n’ibihanda byinshi bitandukanye ariko bene data kutabyara ni ikintu gikomeye cyane umuntu wese ufite umwana amukomereho kandi amukunde cyane, najya guhaha abantu bati ubundi ararya iby’iki ko ari ukuzuza toilette gusa

Nakwambara neza abaturanyi bati ni mugihe ntawe ariza, ariko ubwo nkabwira umugabo ibyambayeho byose akankomeza akandema umutima, nkomeza kuba muri ako kababaro, ndagenda ndakubitika cyane ariko kubw’umubabaro n’agahinda nagiraga nkabwira Imana nti ndakwinginze uzampe umwana kuko nimfa ntamubonye nzabura ubugingo

Nkomeza guhura n’ibihanda byinshi bitandukanye ndihangana kuko umugabo ymbag hafi akanyihanganisha mu ijambo rivuga ngo ubwo umwami Imana izantabar nicyo gituma ntamwara…..abantu baramvize biva inyuma bavuga ukuntu ndi umurozi mubi baramvuga karahava bavuga ko naroze umugabo ntajye gusambana hanze

Ubwo buzima bwarangoye cyane igihe kiza kugera numva telephone y’inshuti impamagara indangira aho bamvura ubwo duhita tujyayo basanga mfite ibibyimba munda barabibaga niringira ko ndi buhite nsama biranga, ndababara cyane njya ku bavuzi batandukanye ariko biranga ishuri rirankomerera cyane

Nkazana abakozi bakabwirwa n’abaturanyi kunsimbura mu rugo bakabigerageza bikanga ubwo noneho ntangira gukaza amasengesho menshi abahanuzi bakamvangirwaho cyane ngeze aho ndabyihorera nkajya nisengera njyenyine ntitiriza Imana ikambwira ko izantabara abantu b’Imana bakomeza kumpanurira umwana ndakomea ndizera

Ejobundi aha umuhanuzi arambwira ati mbonye Imana igukoreye ubukwe, azana umwana aramumpekesha ati Imana impaye umwana vuba, ndibuka ko hari mu kw 6 k’umwak ushize wa 2016, ubwo mu kwa karindwi nahise ntangira kumva imbeho muri njyewe ntangira kumva ibimenyetso bidasanzwe bimbaho, ntangira kumva iseseme

Ndarwara ndaremba cyane haza umushyitsi mu rugo abonye uko meze ati ntimumuhe coartem ahubwo ndabona arwaye nkuko umugore wanjye ajya arwara njya kwamuganga bampimye basanga ntwite mpita ngira ubugambo bwinshi cyane ndateshaguzwa cyaneeeee, mbura inyifato birandenga

Njya kubwira mama ibyambayeho ati rekeraho wikwishinyagurira, ndataha nkomeza kwishima ariko hashira igihe mbona inda itaza imbere ariko nkagirango sintwite nyuma njya guca muri echo, mbona umwana neza ibyishimo birantwara, Imana impa umwana nari narayisabye

Uyu munsi nguwe neza nyuma y’imyaka icyenda ntabyar ubu ndatuje kandi nuzuye amashimwe, Imana y’amahoro ishmwe kubwo kuntabara

Niba nawe ugiuwe nabi kubw’ikibazo cyangwa ikigeragezo runaka uhumure Imana irahari izagutabara

Amen!

Src: ibyishimo.com

[email protected]

Nabayeho nkunda kubona ibintu nkabitekerezaho cyane, hakaba ibimbaho nkabyandika, ndibuk ubwa mbere njya mu itangazamakuru byari bingoye cyane kuko benshi baramvumaaga ngo nshyize hanze umuryango wanjye ariko Imana ikomeza kubana nanjye

Ubwo nakomeje kwibana ariko ndiyobora njyewe ubwanjye hakaba ubwo ntinze gutaha mvuye muri korari nkabwira abo turi kumwe nti Elyse arantonganya natashye ntinze kandi ubwo ni njyewe uri kwivuga

Mu byukuri nagerageje uko nshoboye kose ngo nikuremo umubabaro natewe na mukadata ndetse na papa umbyara, Yesu ni we wasubije abigishwa ati iriya mpumyi nta cyaha yakoze ahubwo kwari ukugirango imirimo y’Imana igaragarire muri we

Nanjye rero ubu sindenganya papa n’umugore we ahubwo wari umugambi w’Imana, uyu munsi wa none ntiwamenya ko njyewe ari njye wari mayibobo y’umukobwa, ntiwamenya ko ari njye wajyaga muri poubelle nkarya umwanda

Uyu munsi wa none ndigaburira, ndiyambika, njya ku isoko, umucuruzi agataha yishimye kuko namuguriye, nyir’inzu ndimo arya kuko namwishyuye inzu, uyu munsi nguwe neza, ngenda ndushaho kubona Imana bundi bushya

Yesu agenda aba mugari muri njyewe ku buryo ibyambayeho byose yabirushije imbaraga abica integer cyane none nguwe neza, ndibana kandi nta kibazo na kimwe mbona kuko mfite Yesu

Ubu mumbona nagendeye mu ndege inshuro ntabara ngiye mu bucuruzi nkaza nkasora igihugu kikunguka, njyewe mayibobo wa cyera nanjye ubwanjye njya nitangarira ariko ndashima Imana yakoresheje ibyari ibishingwe ikabihindura iby’agaciro

Uyu munsi mfite umuryango mpagarariye, ndakomeye kandi ibi bituma nkomeza n’abandi kubera Imana gusa

Imana ishimwe yo yangiriye neza ikankura mu ivata ryanjye ikankiza agahinda natewe n’umuryango wanjye

Liliane @agakiza.org

Nitwa BIMENYIMANA Cyprien, mvuka mu ntara y’uburengerazuba ahahoze ari comine mwendo, ku mukungu, maze kumenya ubwenge nasanze nkambakamba ngendesha amaguru n’amaboko, nari nararwaye amavunja atagira ingano

Njyewe ubu nta rukundo rwa kibyeyi nigeze mbona mu buzima bwanjye, nakambakambye imyaka 13 ngendesha amavi n’amaboko nkura numva bavuga ngo kizapfe bazabyara abandi, Nbayeho abantu batabyifuza ariko mbaho nabi, mbaho nta mwambaro ngira ariko mbaho, narwaye amavunja nkajya nyahanduza icyo bita imifatangwe ariko kuko ntari mbizi neza ya mahw akansigaramo

Nakoraga imirimo myinshi yo mu rugo harimo gusya, gukukira inka n’ibindi ariko nta shimwe nabonaga, igihe cyaje kugera rero nza kumva amakuru kuri radio ko hari abashaka gufasha abana bamugaye gusa mbere yuko njyayo nari ndushye cyane nari ndemerewe rwose kuko iwacu nta muntu n’umwe wankundana habe na gato

Naje kujyanwa I gatagara rero ndamburwa amaguru neza ariko ndahababarira cyane kuko akaguru kanmwe kari karafatanye n’itako, kukarambura rero byarangoye birambabaza bikabije cyane, mamaze imyaka 12 I gatagara marayo ocyo gihe kandi niga, mbasha kugarura isura nzima

Nubwo nari mbayeho muri ubwo buzima bwose, ntago nari nzi Imana ariko ndayishima kuko yanyimenyekanishije maze kuyimenya imbera umubyeyi mwiza, indemera incuti z’umumaro, impa ababyeyi mu nzu yayo ndetse ingabira n’umurimo wayo

Gusa mbere gato maze kuva I gatagara nasubiye mu rugo bose baranyanga uhereye kuri mama aranyanga arangije anyangisha n’abavandimwe biranshobera mva mu rugo ngenda ntazi iyo njya ngenda nta munani bampaye

Ubwo navuye iwacu ku kibuye n’amaguru amugaye, mfata urugendo rw’I Kigali ntahazi Imana irandinda ndibuka ko hari aho nageze nyabarongo ishaka kuntwara ariko mbona abantu baranyambutsa nkomeza urugendo

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri cy’ubu buhamya…..

[email protected]

Naje gucumbika bunyiriyeho rero nza kuzinduka mu cya kare nigira inama yo kujya kureba papa wo muri batisimu I gitarama, ubwo nagiyeyo ndabasura sinamubwira ko navuye mu rugo, igihe kigeze aransezerera ampa amafaranga 700 ndatega njya I Kigali nisanga sonatube aho nari nsanze umuntu twigeze kubana I gatagara na we amugaye

Ubwo naramusanze njyayo mbana nab o ntangira kubona akazi gaciriritse ko kubaza ndakora biremera ndikodeshereza mbaho neza ntangira ubuzima ariko nari ntarakizwa
Akazi rero kaje guhagarara nza kubura ibyo ndya aho ndara harabura biranshobera ariko ndashima Imana yangiriye neza ikampa gakiza ku buntu

Naje gukizwa rero kubwo kubona umuntu w’inshuti wanjyanaga gusenga ku ngufu ngeze ahp nisanga nakijijwe, Imana itangira kumpa amasezerano itangira kungirira neza ubuzima bwo kurara aho mbonye burarangira, mpbwa icyumba ndaramo ku rusengero ndetse bakajya bangaburira

Nyuma nza kubona akazi ko kwigisha ububaji ndagakora mbona amafaranga ntangira kugubwa neza, ariko nyuma akazi karahagarara ariko Imana ikomeza kuntekerezaho cyane ariko Imana irantitiriza cyane ngo nshake umugore nta kazi mfite kandi mugaye

Byaranshobeye mbura icyo nkora ariko nz gutinyuka njya gutereta umukobwa wa mbere nakunze naramuterese mbikora nkora n’umurimo w’ivugabutumwa bmpa agatike ku rusengero nkahita nyamushyira byihuse akagubwa neza kuko yari yaramaze kunkunda na we

Ubundi nkamushyira amata na keke akishima cyane, nyuma rero yaje kumva amabwire bamubwira ko ndi igicumba ntacyo nzamumarira ahitamo kwishyingira n’undi mugabo ntibyamuhira ata agaciro

Nza gukunda undi na we arampakanira ndangije ndiheba numva ibyo gukunda nabivamo ariko ndakomeza ndihangana, uwa gatatu yaje kunkunda ariko ntiyabinyereka haciye iminsi mwaka nomero ze biza gucamo gutyodupanga ubukwe abo mbibwiye bakanseka cyane ngo uriya mukobwa sinamurongora kubera ubwiza bwe kandi njyewe mugaye

Ndashima Imana ko yanshyigikiye ikanga kunkoza isoni ikankorera ubukwe bwiza cyane, ikoresh abantu barabukora ubu ndi umugabo w’umugore umwe n’abana babiri tuguwe neza nta kibazo dufite turashoma Imana

Imana ishimwe ko yankuye ku cyavu ikanyambura izina ribi nari mfite ikampa irindi rishya cyera nitwaga kizapfe ntacyo kimaze ariko ubu ndi umukozi w’Imana isumba byose

Amen!

[email protected]

Ndi umugabo wubatse mfite imyak 42, umugore n’abana batanu, navukiye isake ahazwi nk’ahantu haba abantu batubaha Imana, navukiye aho abantu baroga, baragura ndetse bagakora n’ibindi bintu bitari byiza

Kubera ibyo bintu nakuriyemo sinigeze niga ahubwo nanjye nabaye umupfumu, ibyo bintu birantunga ariko abo mbikoreye ntibakire cyangwa ngo banyurwe baza kundega ndashakishwa, mbere yuko nshakisha rero umwuga w’ubupfumu nawigiye kwa sogokuru aho babandwaga bagaterekera ubundi tukarya inyama z’intonorano zikirimo amaraso ubundi tukazirisha umutsima w’amasaka

Ubwo rero naje kubona ko umuntu arya aruko yabaye umupfumu nanjye mbyinjiramo ariko mbere yuko mbijyamo uwanyigishije yantumye ibintu bikomeye birimo inkoko y’ibara rimwe, amagi 50, igitoki cy’injagi nkuye mu mwobo wacukuwemo itaka ryo guhoma inzu, akungo kuye mu batwa ndagenda ndabishaka ndabibura ariko amagi ndayabona, inkoko ngiye kuyiba baramfata, igitoki ndakibona

Ubwo narabijyanye umupfumu arangabira ambwira ko ampaye ibintu bivuga ikiragi ambwira ko ibivuga neza azabimpa ninzana inkoko y’ibara rimwe, yampaye ibintu byinshi arangije arambwira ngo ibyo ampaye bisaba kwiyeranja aranjyana amurika ku bandi bapfumu anyambika ibintu bitandukanye ntarondoye, ubwo barambandisha bambwira ko imandwa yanjye yitwa ryangombe rya babinga ryambutse amazi rya nyundo banga kunsobanurira byinshi kuko ibyo bari bansabye ntari nabibonye

Ubwo natangiye umwuga mu mwaka w’1990 nkajya mbikorera aho bita mu ndaro, mu kazu gato k’ibyatsi , naje kwakira umuntu wa mbere yari umurozi ariko na we baza kumuroga aza kunsaba ko namuha insinzi ntibamuroge icyo gihe nari mfite imyaka hagati ya 13 na 16 ndakomeza mba umupfumu nkabafasha ariko ugiye ntagaruke

Hashize umwaka umwe, ndiyeranja nshaka radio nkuramo micro nyishyira mu munwa w’akabindi ndagatobagura ndangije nzengurutsaho impu, amababa n’ibindi byinshi biteye ubwoba mbikora ukuntu uwaje gusaba ubufasha agira ubwoba ariko mu byukuri kwari ukwiyeranja gusa kuko ntibyakoraga rwose nabaga mfite abasore babiri bajya hanze noneho bakavugira muri ka gacuma uwo twicaranye akumva ni abazimu bavuze

Ubundi nkamutuma inkoko y’ibara rimwe akayizana nkayicira aho nkamuha amaraso yayo akanywa, nkamuh n’ibikonjo byayo akarya ubundi za nzara zayo nkazivanamo nkazishyira mu byo ajyana agatahana inzara nkasigarana inkoko

ntuzacikwe n’igice cya nyuma cy’ubu buhamya........

[email protected]

Iyo nabaga nshaka guhabura umuntu cyane rero namuteshaga umutwe agacanganyukirwa akambwira ibyo atekereza bimutera ikibazo afite ubundi nongera nkamutesha umutwe cyane nkaza guhera ku byo yambwiye nkamubwira ikibazo afite mpereye ku byo yambwiye akagirango ni ibyo nibwiye kandi ari we wabivuze, naje gukomeza kubaho gutyo ariko hashize igihe nza kubona imvaho iriho ifoto yanjye bavuga ko ndi igisambo ruharwa ndahunga ndagenda bya bindi byose ndabisiga

Aho nagiye rero nabonaga mpigwa bukware ntangira kujya mu bandi bapfumu nshaka uwitwa uwiteka kuko sinari muzi ndazenguruka ndaheba Tanzania hose ariko naje gusanga umugabo witwa mwenge wari ufite imbaraga nyinshi akajya mu mayira agatega umuntu ashaka agatega ibintu aho mu mayira ubundi hanyura umuntu akamukubita ibintu by’amazi wagera mu rugo ugahita ugwa igihumure ariko udapfuye gusa abo mu rugo babonaga ko upfuye ndetse bakagushyingura

Iyo bamaraga kugushyingura, umupfumu yarazaga agakubita bya bintu by’amazi ku mva yawe niyo baba barashyizeho betto wahitaga uzamuka uri muzima ukajya urisha nk’inka ukingiranye ahantu mu nzu ariko byagera nijoro tukajya kuguhingisha ukagaruka bugiye gucya

Ubwo abo mu rugo iwanyu babaga baziko wapfuye ariko twebwe tukubitse mu nzu urisha nk’inka gusa iyo hagiraga umuntu ukubona wo hanze wahitaga usara ukaba umusazi burundu ntuzakire

Ubwo nagumye aho Tanzania rimwe nza kujya kuragura muri stage nari ntumwe na wa mupfumu ndagenda njya mu rugo rwabo nza kurwara isereri kubera inzara nari mfite mpura n’umwana ampa igifenesi umuti utarakora ubwo biba birapfuye ndafatwa ariko nza kurekurwa ngeze kwa wa mupfumu aranyirukana kuko nishe umuti ubwo njya gushaka inkambi y’abanyarwanda ngezeyo ntangira gushakisha aho basenga Imana

Ku bw’amahirwe naje kubona aho nsenga numva ndabikunze mpura n’umu pastier aranyigisha nkomeza kujya gusenga ntyo nza gukizwa ndabatizwa nkomeza kubaka ubu kristo mu buryo bugoranye near imbuto mu buryo budasanzwe ariko nyuma baza kwemera ko nakijijwe koko

Ndashima Imana yankuyeho izina ribi ry’ubupfumu uyu munsi nkaba ndi umuvugabutumwa bwiza Imana y’amahoro ishimwe cyane

Src: zaburi nshya
[email protected]

Ndi umusore ufite imyaka 25, mvuka mu karere ka Muhanga ariko ndashima Imana yanyimenyekanishijeho uyu munsi nkaba ndi umwana wayo

Namenye ubwenge nisanga mu muryango w’abana 6, abahungu batatu n’abakobwa batatu, papa yapfuye mfite imyaka itndatu apfa ari we wari udutunze ubuzima buraducanga kuko nta buzima twari dufite

Nyuma y’imyaka ibiri , maze kugira imyaka umunani mama na we yaje gupfa ariko mbere yaho gto akandi kana gto kaje gupfa dusigara turi batanu

Tumaze kubona bimeze bityo twaje kujya kwa nyogokuru ariko ntibadukundaga kuko kugirango tubyuke ahongaho btubyutsag amazi akonje bakadukoresh imirimo y’gahato njyewe n murumuna wanjye ariko mushiki wacu kuko yari mukuru amaze kugira imyaka 12 yaje kujya i kigali gushaka akazi

Ndibuka njyeze mu mwaka wa gatanu nibwo njye na murumuna wanjye twigiriye inma yo kujya gushaka akazi ko kuragira inka turagenda akazi ndakabona tubaho muri ubwo buzima bubi nkibaza uko abana twasize kwa sogokuru bameze, uko mushiki wanjye abayeho bikanshobera

Nyuma gato nibwo marume yaje kudushaka adusubiza kwa sogokuru dusubira muri bwa buzima bubi, twakomeje kubaho muri ubwo buzima bubi cyane umunsi umwe murumuna wanjye ajya kuvoma agezeyo ajya gukina n’abandi bana yurira igiti arahanuka yikubita hasi hashize iminsi ibiri atagira umwitaho bamujyana kwa muganga ariko ahita apfa

Twarmushyinguye dusigara turi bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri, nakomeje kwiga rero ariko niga bigoranye, ubwo hagati aho mushiki wacu yaje kugaruka mu rugo aza atwite, baramwanga baramucunaguza ariko aza kubyara ubuzima bwe burushaho kuba bubi

Icyo gihe njyewe nigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye ariko nza gutaha nta bulletin nzanye, ngeze mu rugo uwandihiraga ambwira ko atazongera kundihira ntamweretse amanota nza gusubira aho nigaga mu ruhengeri amanota ndayabona ariko ngira ikibazo cy’itike imvanayo ngo ngere mu rugo mfata urugendo rw’amaguru kuva mu ruhengeri kuger i kigali kuko numvaga atari kure

Naragiye ndaruha nza gucumbika mu gakenke bukeye nkomeza kugenda n’amaguru ari nako imvura indi ku mugongo kubw’amahirwe nza kugera i kigali kwa marume mbona nta buzima ntegereje imbere nza gusaba umuntu amafaranga ijana njya kugura ikinini cy’imbeba ndakinywa ngubwa nabi cyane umukozi waho arabibona aratabaza banjyana kwa muganga marayo iminsi itatu ntaragaruka ariko Imana iza kundengera mbaho

Ndakira nsubira kwa sogokuru ariko hagati aho kuko ababyeyi bacu bari barishwe na Sida nabonaga karumuna kanjye gato nako karanduye kakantera ubwoba
Nakomeje kubaho gutyo najya ku ishuri sinishime nkumva kwiga ntacyo bimariye nkagubwa nabi cyane, nyuma nibwo uwandihiraga bamubwiye amagambo mabi yuko ndi ikirara ariko ku bw’amahirwe ntabihe agaciro

Naje kurangiza amashuri yisumbuye rero ariko Imana inyoherereza umugiraneza wubaka amazu ampa akazi ndagakora akajya ampemba ibihumbi bibiri numva birandenze naje kurangiza nsanga nanatsinze numva ni ibitangaza gusa
Umugore w’uwo mugiraneza akajya anjyana gusenga ntangira ubuzima bwo mu mwuka Imana ingirira neza wa mugabo wandihiraga anyishyurira na kaminuza ni nako yarihiye murumuna wanjye na mushiki wanjyemuto

Imana itugirira neza ariko satani ntiyishima kuko uwarihiraga mushiki wanjye muto yamujyanye ku ishuri amufata ku ngufu birambabaza cyane ariko ndikomeza nkomeza kubaho mu buzima bubi ariko Imana ikamfasha kuko umugore w’uwandihiraga yanyigishaga gusenga narikomezaga ndetse n’Imana ikamfasha ikampisha ku buryo bukomeye

Nyuma rero mushiki wanjye nibwo yaje kubwira kwa sogokuru ko nyirarume ari we wamuteye inda bahita bamwirukana mu rugo aratorongera ndetse na wa murumuna wanjye aza kubigenderamo na we baramwirukana

Nza kubona umugiraneza umucumbikiraubuzima bukomeza gutyo nza kubona amanota meza nkora graduation mperekejwe n’uwandihiriye n‘umugore we biranezeza bankorera ibirori byiza

Ndashima Imana yo mu ijuru yangiriye neza cyane iranyimenyekanisha ariko uyu munsi nguwe neza cyane, Imana yankuye kure habi hashoboka, ubu nguwe neza cyane kandi ndi mu buntu bwayo
Imana ishimwe ko yangiriye neza ikampa ubuzima njyewe n’abavandimwe banjye, ubu baguwe neza kuko bashiki banjye bombi baba mu nzu y’iwacu niyubakiye, murumuna wanjye ariga nta kibazo kandi nanjye nguwe neza

Wowe wumva wihebye ufite ibibazo byinshi bitandukanye ndagirango nkubwira ko nta kure habaho Imana itakura umuntu kandi nta kure habaho Imana itageza umuntu

Imana ibahe umugisha

[email protected]

Ndabyibuka nari mfite imyaka umunani ubwo nagendaga njyenyine mu nzira nza guhura n’igisasu ndi njyenyine kiranturikana kiranzamura kinkubita hejuru mu giti ngumamo nsa n’ubuze ubwenge ariko ngiye kumva numva ijwi rirambwiye ngo nimbyuke ngende

Ubwo narabyutse mba nituye hasi ngiye kwireba nsanga akaguru k’iburyo kajanjaguritse kose hasigaye igufwa ryo hagati na ryo ritariho, agatsitsino karyo kari kashize burundu, ijisho ryo ryari ryavuyemo ntabasha kurirebesha, mbese muri make nisanze nakomeretse ahantu hatandukanye henshi cyane

Ariko kuko nari nkishyushye narihanganye ndagenda kuko aho nari ndi nta muntu wari kuntabara naragenze ngeze aho numva ndushye nburundu mba ngeze ku rugo rwa mbere, uwambonye yahise avuza induru ariyamira cyane ndamubwira nti mfata ndarushye ngiye kumufata aranyitaza ndagwa mpita nsa n’ubuze ubwenge

Ubwo bahita bashaka imodoka ngo ize intware, yangezeho nyuma y’iminota 40 basanga ntarashiramo umwuka njya kwa muganga ariko bene data umubiri ni ubusa busa, uyu mubiri twambaye ni mwiza ariko ni ubusa, njyewe navukiye mu muryango mwiza turi abakire cyane ariko ku munsi w’amakuba nabuze imodoka yihuse yanjyana kwa muganga

Bene data iby’isi ni byiza ariko, namenye ko ubutunzi ari umushyitsi uza agataha adasezeye, ubwo imodoka ikimara kuza abantu baransiganiye cyane ngo banjyane kwa muganga ariko abandi bati yapfuye, bose baza guhuriza ku kuba napfuye bemeranya kujya kumpamba ariko ndihangana n’akajwi gato cyane ndababwira nti munyihorere ndacyari muzima

Namaze kuvuga iryo jambo mpita njya muri koma banjyana kwa muganga, ndashima Imana ko ishonora byose

Singiye kuvuga byinshi ariko nageze ahom ara igihe muri koma ndagenda ndbora inyo zikajagata umubiri wose izindi zikanyinjira ndagenda ndanuka ndabora burundu abantu baranyinuba baranjugunya
Abaganga bananirwa kumvura ariko Imana yo mu ijuru yangiriye neza irategeka ubuzima bwanjye burakomeza

Njya gukira ibyo bisebe byose rero Imana yakoresheje umuyaga ubwo abaganga bari bananiwe neza bashaka kunca akaguru kandi, Imana ihishurira umuntu kunjyana hanze mu muyaga kuko nari maze amezi n’amezi mu bitaro ntagera hanze, umunsi umwe wonyine banjyanye mu muyaga, ibisebe biruma, ibyumweru bibiri gusa nari nkize ndataha

Ubwonko bwari bwarangiritse burundu ntabasha kuvuga ariko ndashima Imana ko narangije kaminuza Imana yo mu ijuru yangiriye neza ndi umuhamya wabyo yankoreye imirimo n’ibitangaza ndishima
Mbashimiye Imana y’amahoro ni data wa twese mwiza igira ibambe ryinshi yarakoze kunkiza ubwo nari mpfuye

Bene data ni mwiyange dukurikire kristo kuko uyu mubiri twambaye ari ubus gusa, nimwizere Imana kandi muyizezwe n’ubugingo buhoraho itubikiye

Amen !
Src : Zaburi nshya
[email protected]

Nakuze nk’abandi bana mvuka mu muryango umeze neza usenga ariko mu miryango yacu habagamo abadasenga, igihe cyaje kugera ndakura njya kwiga ndetse mba mukuru rwose ndetse nza gushaka umugbo ariko mbikora ari nko kwicira inzira

Umugabo rero ntitwatindanye kuko maze kubyara umwana umwe yahise anta ariko nza kugira mabukwe wankundaga cyane kuko yajyaga amfasha muri byose, ubwo nigaga muri kaminuza mpita mbihagarika, umwana wanjye andwarana bwaki ndeba, ndahurika rwose nkora akazi k’ubuyede mpetse umwana abantu baranzi

Ariko nyuma nza kumushyira mama wanjye ntangira inzira y’agakiza hashize imyaka umunani, urumva ko umwana yari amaze gukura ubwo nshaka undi mugbo ariko udasenga, maze gusama inda y’uwo mugabo ngubwa nabi ntangira kuv njya kwa muganga bakeka ko mfite kanseri mfata ibizami hashize ukwezi bambwira ko ndwaye kanseri ubwo hari mu mwaka wa 2015

Icyo gihe bambwiye ko nshigaje ibyumweru bitatu ngo mbeho ubwo bahamagaye umugabo arabisinyira ubundi armbwira ati ubwo basanze ufite kanseri ku mura nta mugore ukikurimo hanyuma wongere ukizwe neza uzabantahirize njyewe ntacyo tukivugana ahita agenda ntumaho mama za kundwaza noneho bambwira ko nkwiye gukuramo inda y’umwana mfite kugirango noneho mbeho amezi atatu yandi

Ubwo naranze ndavuga nti nubundi ni ugupfa sinshaka ko munkuriramo umwana wenda tuzapfane benedata nari mfite ububabare bukabije kuburyo ntabona uko mbusobanura kuko byansabaga guhora nambaye ubusa kuko n’iyo nishyiragaho agatenge gusa numvaga ndi gushya umubiri wose, sinari nkibasha kujya kuri toilette, ibintu byose baramfashaga

Ubwo ninjiye mu mwanya wo gusenga cyane nsaba Imana imbabazi ku bwa byose nakoze, icyo gihe rero nakoraga kuri RBA, abantu bavuga bati clara agiye gupfa, amatangazo barayatanga ariko nshima Imana ko yakoresheje abantu bakamfasha kubona imiti n’ibindi nabaga nkeneye kuko nasabwaga byinshi pe

Ubwo natangiye kuremba cyane, bamwe bakeka ko umwana yapfiriye munda nsa n’ugiye muri koma ndibuka ko hari igihe bombone yabaye nk’ihagarara umuganga abaza undi ati ese bigenze bite? Undi aramusubiza ati ni wa mugore usa n’uwapfuye

Ubwo bajya gushaka imiti btera abapfuye bayituma umurwaza aragenda aratinda, haza umuganga umwe abaza uko meze barongera bashyiraho bya byuma, wa wundi wagiye kuzana imiti yahageze nahumetse ndabishimira Imana

Bukeye nza gusaba umurwaza ko yajya kunyoza kuko numvaga nshaka gukaraba kugirango nimpfa sinze kurushya abantu banyoza, umurwaza arabyemera mvuye koga mpura n’abaganga barantuka kuko mvuye mu mbeho, ubwo natangiye kubabara cyane ndetse ntangira kugira ibise ndababara cyane ariko nyuma y’iminsi ibiri narembye cyane bya bise birahagarara ariko meze nabi cyane nsaba abaganga ko bareka nkataha nkaza kugaruka barandeka ariko babwira umurwaza gutegura agasanduka k’umwana kuko bakekaga ko ninamubyara ari bupfe, naratashye amaraso ambana make cyane ariko Imana irantabara irandengera

Ubwo umwana ntiyari agikoma munda ariko nkabwia mukuru we ngo akomeze akorakore inda wenda umwana yakumva, nyuma rero nibwo naje kwemera ko noneho umwn bamuvana munda, nsubira mu bitaro bampa rendez vous yo kubagwa, igihe kiragera bambaza niba niteguye mbabwira ko niteguye rwose ubwo nari nasezeye n’umwana wanjye ndagenda

Bantera ikinya cyo mu mugongo satani aranyiba nsa nupfuye barandeka hashize amasaha menshi ndagaruka bahita bambaga ngiye kumva numva baravuze bati kararize ubwo bambwira ko akana ari kazima duhita dutaha ndigenza rwose, umwana aronka ariko kuko numvaga ko nubundi ndi bupfe nsaba amazi kugirango niyogereze umwana musige ameze neza

Ntuzacikwe n’igice cya nyuma cy’ubu buhamya

[email protected]

Nitwa KAMANZI Alain Robert mvuka mu muryango w’abana batandatu nkaba ndi umwana wa kabiri, navukiye I Burundi ni naho nakuriye
Nakuze ndi umwana ukubagana cyane, ndangwa no gukora impanuka cyane kubera gukubagana ari nako nkara byinshi bibi abantu bakaza kwiyama mu rugo, nararwanaga bikomeye, abarimu bagakubita bikanga

Nageze aho nshaka isusa nkajya nyigendana kugirango mwarimu nankubita njye mpita nyimusiga, akishimagura bikomeye ariko nubwo nari mbayeho nkubagana nari umuhanga cyane

Nihuse rero twaje kuza mu Rwanda mba riho nkomereza amashuri nza gutera inda umwana w’umukobwa, arabyara ariko hashize umwaka n’amezi arindwi aza gupfa ansigira umwana w’umukobwa ari nawe turi kumwe uyu munsi

Naje kujya mu gisirikare muri congo rero nkorera Leta twivuna umwanzi ariko ndashima Imana yandindiye aho hantu kuko harubwo batuguye gitumo baradufata bashaka kuturya kuko nubundi mu mibereho y’aba mayimayi bari badufashe bararyana

Uwo munsi rero bahisemo ko bagiye kuturya twese uko turi batatu ariko umwe muri twe baramufata bamuca umutwe tureba, umutwe ukomeza gutaka tureba kandi wavuyeho bamwotsa ari muzima bararya nyakurya, baramuriye baramumara neza neza turi ahongaho tureba

Hashize akanya gato rero haza kuza bamwe mu bacu baraturokora dukira gutyo, dukomeje imbere gato twaje kugwa mu kindi gico turi abantu umunani, abo bantu baradufata baratuzirika baraducurika bacana umuriro munsi yacu barawukongeza barangije bashing ama tuyau muri uwo muriro ku buryo umuriro usohoka umeze nk’icumu baradutwitse turashya ubu nta musatsi nfgira ku utwe kubera umurira

Ubwo bari bafite utugurube duto batoje kurya inyama z’abantu, ubwo utwo tugurube baratuzanye dutangira kurya abantu ndibuka ko nari uwa gatanu, twahereye ku wa mbere turya amatwi n’amatama y’abantu, bageze ku wa kane, twumva bombe iraturitse, ba bantu badutwikaga bariruka ariko icyo nshimira Imana n’uko ba bandi barindwi twari tubohanye bose bombe yarabishe nsigara njyenyine, ndashima Imana yagiye indengera muri ubwo buryo

Aho narahasimbutse nza guhura n’ikindi kibazo ubwo indege yaturasagaho amasasu akajya mu gitaka umuntu akagirango ararusimbutse kandi rya sasu rizamuka muri bwa mbutaka rigataba umuntu aho ndashima Imana yahandokoye ubwo najyaga mu kiyaga nihishamo umwanya munini ntahumeka Imana iramfasha

Twaje gukomeza guhura n’izindi ntambara zitandukanye ariko iyo naboneyemo Imana cyane nuko hari abo twaje kurwana nabo bamwe bari mu giti sinzi ukuntu nubuye umutwe bandasa ku itako riratobora ariko sinabimenya ndakomeza ndarwana, intambara imaje guhosha nibwo twicaye turaruhuka turimo tubazanya abapfuye n’abarokotse sinzi ukuntu nateruye ka kaguru numva kararemereye numva muri bote huzuyemo amaraso ndebye nsanga bandashe ndatabaza baramvasha ariko ku munsi wa gatatu ndwara tetanosi mu gisebe hashize iminsi hazamo kanseri
Ntuzacikwe n’igice gikurikira

[email protected]

Nitwa VUGUZIGA Eric ndi umugabo ndubatse mfite umudamu n’abana 8 turitegura no kwibaruka undi wa 9. Nkaba nsengera ku mudugudu wa Munini, Paruwase ni Nyakabanda muri ADEPR. Turashimira Imana rero yagiye ibana natwe, twahuye n’intambara nyinshi ariko Imana ikajyenda iturengera.

Twavutse turi abana 9 ariko dukurira mu buzima bubi kuko ababyeyi bacu bari abakene basuzuguritse, dusa nk’abirera ariko mubana 9 twarakuze Imana yagiye itugirira neza n’ubwo byari bigoye.

Ngize imyaka 12 natandukanye n’ababyeyi njya kuba njyenyine, mpura n’ ubuzima bukomeye , burananira ngize imyaka 13 njya mu buzima bw’umuhanda mba mayibobo, sinarinkijijwe ariko numvagako Imana ifite umugambi mwiza ku muntu nk’uko yabibwiye Nehemiya ngo “yamumenye itaramurema.” nanjye numvagako ubuzima buzahinduka Imana ikamfasha.

Nakomeje ubwo buzima bwo mu muhanda ngira imyaka 20 nkiburimo.Nageze mu myaka 25 numva nshaka kuba umugabo ariko mu by’ukuri ntakintu nari mfite, natangiye kurambagiza umukobwa na we wari indaya kandi icyo gihe sinagiraga umwambaro n’inkweto ariko ku bw’amahirwe aza kunyemera , ni yo mpamvu navuze ngo Imana ituzi kuva kera kandi hari uko ibigenza kugirango imigamibi yayo isohore niyo yemeye ko tubana kugirango igihe nikigera tuzavuge gukomera kwayo.

Mu muryango iwacu bari Abadiventiste basenga ariko njye byari byarananiye kubera ubuzima bubi ariko nibukagako Imana ibasha gukura mu buzima bubi ikagushyira mu bundi, nkizerako Imana yabanye na ba data basengaga nanjye izangirira neza ikankura mu buzima bwa kimayibobo ikampa ubundi buzima bwiza.

Nashatse gipagani ariko nari mfite igitabo cy’indirimbo, nkaririmbira umugore wanjye n’ubwo nari umunyabyaha, nkanywa inzoga ariko namwumvishagako Imana ibasha gutabara. Nakundaga kuririmba indirimbo ya 21 mu gakiza ivuga ngo ‘Nimuze turebe imbere dutegereze igitondo arayikunda cyane akajya ansaba ko twakizwa naje kumwemerera turakizwa tukajya tujya gusenga kugirango turebako Imana yaduhindurira ubuzima.

Twamaze gukizwa noneho urugamba rurakomera ruruta urwa kimayibobo nabagamo, inzu nabagamo y’ibihumbi bibiri baranyirukana ariko Imana ikatubwira byinshi ko izaducisha mu ishuri kandi ko izatugirira neza. Haje undi muntu atwishyurira indi nzu y’ibihumbi bibiri, nayo baje kuyitwirukanamo.Narazerereye hose banyirukana ariko nari mfite ubuhamya bwiza banyirukana bakavuga ko ndi murokore Imana yanjye izangirira neza bakamparira umwenda wose, bakambwirako Imana izangirira neza. Ndagirango mbwire umuntu wese uri mu bigeragezo akomere kandi aharanire kugira ubuhamya bwiza imbere y’Imana n’abantu kandi ko Imana ariyo ifite itangira n’iherezo ry’ubuzima.

Twabaye muri ubwo buzima Imana ikomeza kuducisha mu ishuri ry’ibigeragezo kugirango nitubivamo tuzavuge gukomera kwayo.Twamaraga nka 3 tutarya, byanaboneka tukarya ubugari tukabukoza mu mazi twakaranze ariko nkibukako Imana yavuze ko iri kuducisha mu ishuri, nasenga ikambwirako izangirira neza ariko nareba ineza y’Imana nkayibura. Mu ubwo buzima bwo gupfundikanya ,ariko iyo wizeye ijambo Imana yavuze ntirihera byanze bikunze irarisohoza.

Madamu yasamye inda ya 1 tumubyara dufite igiceri cya 20 ntacyo kwambara yagiraga abyara umwana uhengamye umutwe kuko yambaraga ijipo agitwite. Nambaye ubusa, nagiraga ipantaro 1 n’ishati imwe nabyo najyanaga gusenga gusa, nta nkweto nagiraga uretse iyo imvura yagwaga madamu akajya muri ruhurura agatoragura ibikamambiri byazanywe n’amazi nkazambara zitanasa. Ariko nkomeza kubana n’Imana neza. Burya niba ubanye n’Imana neza ,Imana yagukomerekeje, Iyemeye ko ibyo bikugeraho niyo izakomora, niyo izagukura muri ubwo buzima urimo ikaguha ubundi bwiza.

Yabyaye umwana 2 amara iminsi 3 atarya atanywa mbona yapfuye, nagiye mu muhanda ntonganya Imana ariko ndimo ngenda mbona akantu k’agapapuro mbona n’inote y’ijana ndagenda mushakira icyo kurya arahembuka. Nshuti, nari mfite imbaraga ariko najya gushaka akazi nkakaburira aho abandi bakaboneye , Imana yo ikambwirako inshaka munzu yayo.Twabyaye umwana wa 3, uwa 4, uwa 5 ,6 tukiri muri ubwo buzima, abo bose ibyo kurya bari bazi ni amazi akaranze n’ubugari nabyo bikaza nka manu. Twaryamaga kumbaho nta matela twagiraga ariko ndashimira Imana yampaye umudamu wihangana, wakomeye ku rugamba twarimo.

Ku mwana 7 Imana itubwirako igiye gutangira guhohoza amasezerano yagiranye natwe, n’ubwo nta buzima twari dufite,Yansuye mu nzozi inyigisha kubaka. Bakristo abantu bibwirako gutabarwa n’Imana bica mu bintu bikomeye ariko iyo igiye gutabara ntikoresha ingabo nyinshi ahubwo ica mu nzira zayo udatekereza ukabona iragutabaye.

Ikiraka nabonye cya mbere cyari icyo kubaka, ndubaka biremera, ubuzima butangira kuza nanjye ndya umuceri, ifiriti, ibishyimbo numva nshimye Imana. Buriya iyo Imana ikugerageje igutabara cyane. Nabonye ukuboko kwayo, kandi ntikunanirwa gukora n’ugutwi kwayo ntikujya kunanirwa kumva, Imana ishimwe cyane.

Nagiye kubona mbona Imana impaye akazi k’ibihumbi mana arindwi na makumyabiri (720000) ubuzima burakunda njya munzu noneho nziza imbwirako ntazongera gusohorwa munzu, kuburara, kubura icyo kwambara, ndetse ko izampa abana beza doreko abantu bari biteze kuzareba abana b’indaya na mayibobo uko bazaba bameze. Barakura bamera neza,babona amata , mbona ikweto n’imyambaro ikomeza kumbwirako izangirira neza. Kuko twaritwarabanye n’umufasha wanjye bitemewe mbwira Imana ko nshaka gukora ubukwe, imbwirako izankorera ubukwe ,nuzura kwizera. Abantu bambaza icyo mfite nkababwirako mfite Imana, irabukora bwose “Mu mana byose biremera” abantu bagenda bantwerera amafaranga kandi menshi,Imana idukorera ubukwe bwakataraboneka.

Mwenedata komera, Imana yavuze ni Imana humura niyo kwizerwa kandi izabisohoza uko yabivuze. Imana yakoze imirimo, yampaye aho kuba , intebe, televiziyo kandi iracyakomeje gukora ,yampaye amashuri y’abana. Nawe rindira Imana wihanganye iyagushyize aho uri ni yo izahagukura kuko iyo ije ihindura byose.

Mbifurije umugisha w’Imana no guhirwa na Yo .Wifuza ko twagufasha gusenga wahamagara nimero 0788286142 cyangwa 0722286142
Yesu abahe umugisha!
{{}}

Umuryango wa Vuguziga Eric, Imana imaze kuwagura



Umugore n’abana

Bakwiye [email protected]

Ubwo naje kujya kwa muganga rero mbura ump amazi mbura umuntu unzanira ibyo kurya, ku munsi wa kane ndi mu bitaro hakiyongeraho ibyumweru bibiri twari tumaze mu nzira nendaga gupfa, kuri uwo munsi rero numvaga ngiye gupfa nibwo haje umuntu angirira impuhwe banzanira amata ndayanywa ndangije nduka amaraso menshi cyane barantuka ngo nanduje ibitaro, ubundi nitumaga aho ndi ku buryo nari ndi mu kato gakomeye bitewe n’uko nari mfite umwanda

Ubwo uwo mugiraneza aranganiriza ambaza niba nta muntu naba nzi wo mu rugo ngo bamuhamagare aze andwaze kuko nendaga gupfa rwose, uwo mugiraneza yraje amfukura igitambaro cyari kindiho, byari bikomeye cyane kucyomora kuko cyavanagaho n’inyama, ubwo yaramfashije ariko biba iby’ubusa kuko nari naramaze kurwara kanseri

Ku munsi wa gatanu nibwo abo twari turwaranye bagiye umugambi wo kunyica banshakira ibyo kurya bashyiramo dedeti ngo nimbirya mpite ndya, barabizanye ngiye gufata ikiyiko ngo ndye , umuntu aturuka hanze azana isahane avuye kuyoza ayikubita hasi irankanga bya biryo nari mfite birameneka ya dedeti yangiza sima ku buryo bukomeye ndashima Imana kuko yandokoye urupfu rukomeye

Nashatse kwiyahura rero mbura uko mbigenza ariko nyuma haza kuza umusirikare wari ufite gerenade ahagarara iruhande rwanjye ntekereza kuyisingira ngo nyifungure nipfire ariko sinabishobora ahubwo uwo musirikare arambona arankubita weeeee anziza ko nsaka kwiyahura yarankubise nenda gupfa ariko sinapfa

Nyuma nibwo haje umumama wari urwaje musaza we amuzanira ubugari n’isambaza biryoshye aramugaburira ariko amerwe aranyica weeee, inzara irandya cyane ariko uwo mumama araza aranganiriza ambaza icyo yampfasha muha nonero za telephone mubwira uko ari bubigenze arahamagara hitaba mama uwo mubyeyi akibaza ati ni wowe mama kanaka undi ati ni njyewe ariko agira ubwoba ngo ahita agwa hasi agirango napfuye ariko abandi baritaba

Nyuma nibwo uwo mumama yagarutse ambaza icyo nashobora musab ku bugari yari yazaniye musaza we aranyemerera ariko musaza we urwariye iruhande rwanjye abyumvise ahita yikokomora acira igikororwa muri ya sosi yari afite ubwo yahise amutuka cyane aramutonganya arangije yikoza hanze azana indi sosi isa n’iya mbere nuko ndarya arangije anzanira n’imineke ndarya ariko arangije aravuga ati reka ngende ningaruka nzagusura

Ubwo yargiye ariko inyu hanyura umusirikare w’iwacu ndmuhamagara mubwira ibyambayeho arangije arambwira ati ndagiye ariko ndagaruka mu gitondo, ubwo bagarutse mugitondo banjyana I gisenyi baranyoza baranyambika nguma mu bitaro by’igisenyi, haje umuganga rero abonyeko akaguru kanjye ari hatari anyandikira imiti itari myiza bituma akaguru kanjye kangirika

Ubwo rero kuko abarwayi bari benshi cyane baduhaye aba stageur ngo abe ari bo batuvura barabikora ndetse nabagiriyeho umugisha mwinshi kuko barangaburiye ndarya ngubwa neza inzara ndayibagirwa

Ubwo naje kujyanwa I kanombe ndavurwa ariko basanga kanseri igeze kure banzura ko ngomba gucibwa ukuguru, umunsi wo kuguca ugeze nahamagaye papa mubaza niba ndi umwana we, ambaza impamvu ndamwihorera nti ese urumva unkeneye mu buzima? Ati yego, nti ese byashoboka ko warokora ubuzima bwanjye kugirango ntibmbage akaguru? Nti niba unkunda shaka uko ubigenza mve aha hantu ntibambage

Ubwo papa yaragiye abibwira marume noneho marume aza afite uburakari bwinshi ashaka ko bambaga ariko na we mubaza ibibazo byinshi arangije aranyumva ahitamo kwishyira mu byago byo kuntorokesha, turagenda mva mu bitaro ntyo ariko bakomeza kunkurikirana baramvuza igufwa basanga ryarapfuye banshyiramo tige mu kuguru , ndwarira muri pavillon amezi agera muri ane

Mvayo ntaha mu rugo banyitaho ntangira kugendera mu mbago ariko nkomeza kubana na kanseri, nyuma rero naje gusubira mu ishuri ariko mfite imbago secondaire ndayiga mbona burse y’I butare ariko njya muri ULK ndiga kandi ndanakora
Nyuma rero naje guhura n’ikindi kibazo cyankomereye cyane………….

Nkurarikiye kuzakurikira igice cya nyuma cy’ubu buhamya

[email protected]

Nitwa Eslon UWISHEMA mvuka mu ntara y’uburengerazauba ndi umwana wa cyenda mu bana cumi n’umwe, navukiye mu muryango udakijijwe nakuranye ubuzima butari bwiza kugeza aho papa yavugaga ko ntari uwe mubo yabyaye kubera ubwo buzima bubi bw’uburwayi nahoranaga akajya angenza cyane ndetse akandaza hanze akanyima ibiryo igihe kinini ndatesekara rwose

Iwacu harimo umuzimu wo kwishyingira kuko abakuru bane b’iwacu barishyingiye ndasenga ngo Imana ingirire neza ikure umwuka mubi kwishyingira mu rugo iza kubikora

Ndashima Imana yarabikoze nishimwe nyuma gato naje guhura n’ikibazo cyo kurwara umubiri urambabaza cyane bikabije ndarwara cyane ndetse ngera kure kugeza ubwo nagiye muri koma ibyumweru bibiri ndetse igihe kiza kugera ndapfa banjyana muri morgue bandambika hejuru y’undi murambo ariko kubwa’amahirwe kuko nari maze igihe ndi muri koma ndi kwiga indimi z’amahanga Imana yaje kunzura nkangukira hejuru yaw a murambo nikubita hasi ubundi ntangira kuvuga icyongereza magingo aya ndakizi

Naje kwiga rero niga amashuri ndarangiza ndangiza nta n,ikaramu papa anguriye kuko kugeza icyo gihe cyose yari akinyanga bikabije atanambara mu bana yabyaye kubera urwo rwango rwose papa yari amfitiye rero naje kwigira inama yo kujya kwiga karate ngo nzakubite papa mwice, karate ndayiga ndetse ngera ku rwego rwo hejuru cyane mbona danne ebyiri ariko ndangije Imana imbwira ko papa Atari uwo kwicwa nanjye ahubwo ko ari umunyago wanjye

Nyuma naje kujya kwiga mu bubirigi ndarangiza nagenze amahanha ngeze aho Imana iza kuntegeka kugaruka mu rugo kugirango mbwirize ab’iwacu

Ubwo naje kugaruka ndetse ngira ubushobozi bufatika nza gusaba ababyeyi banjye ko bakora ubukwe barabyanga kuko nta mafaranga bari bafite ariko uyu munsi wa none nabashije kubakorera ubukwe bwiza ubu bavuye mu bubata bwa satani ubukwe nabubakoreye nta n,igiceri abo tuvukana batanze

Ndashima Imana yanshoboje kubikora uyu munsi wa none ndi umutware iwacu ubu iyo papa ambonye anyita sebukwe mama na we nuko base baguwe neza kandi ubu noneho nabaye umwana nk’abandi mu rugo iyo ngezeyo barashyashyana ngo umutware yaje ndashima Imana yandokoye ikanzura ndetse ikampa kongera kwitwa umwana mu rugo yarangiza ikanyimenyekanisha ikangabira umurimo wayo ubu ndi umuvugabutumwa bwiza

Imana ishimwe

[email protected]

Nitwa VUGUZIGA Eric ndi umugabo ndubatse mfite umudamu n’abana 8 turitegura no kwibaruka undi wa 9. Nkaba nsengera ku mudugudu wa Munini, Paruwase ni Nyakabanda muri ADEPR. Turashimira Imana rero yagiye ibana natwe, twahuye n’intambara nyinshi ariko Imana ikajyenda iturengera.

Twavutse turi abana 9 ariko dukurira mu buzima bubi kuko ababyeyi bacu bari abakene basuzuguritse, dusa nk’abirera ariko mubana 9 twarakuze Imana yagiye itugirira neza n’ubwo byari bigoye.

[email protected]

Nitwa NYINAWUMUGISHA Penina mvuka mu kinigi mu karere ka musanze ndi umumama w’abana 2, navutse nsanga ababyeyi banjye barakirijwe mu badiventiste ariko njyewe nkura nakuze nabi nkura ndi ikirara kimwe kibi cyane, ubu nabaye icyamamare mu byaha byinshi bitandukanye nta cyaha kibaho ntigeze nkora

Naje guhabwa mission n’abarozi ntumwa n’umugore kujya kumwibira umusaraba mu irimbi, ibyo sinari mbimenyereye kuko ibyo nari nsanganywe zari inzaratsi gusa ubwo nahawe mission ku munsi wa mbere, ubwo uwo mugore yarambwiye ngo ngende nijoro nambaye ubusa , ubwo hari saa saba z’ijoro ndagenda umusaraba ndawuzana nywushyira wa mugore ampa ibihumbi 20000 ndataha

Nari umurozi wazingaga abakobwa bagahama iwabo, nkarara mpiga udusimba twitwa udusamunyiga nkatubona nkafata amaraso yatwo nkajya kugurisha nkatunga amafaranga menshi cyane ubundi nkikorera ibyaha gusa gusa nkaroga, nkatanga inzaratsi, naribaga nkasambana, nari umwesikoro nkahindura telephone isabune, natwaraga abagabo b’abandi, nakoze byinshi sinabivuga ngo mbirangize pe

Nta muntu wigeze aza kumbwiriza kuko Imana yari yarabonye ko ntawanshobora, ahubwo Imana yaranyifatiye ubwayo insanga mu nzozi iranyigisha nkanguka njya gusenga ngezeyo biremera ndasenga numva imitwaro myinshi imvuyeho

Nkimara gukizwa rero nahuye n’ibigeragezo byinshi abagabo nabonaga bampa ibihumbi 5000 bakansaba kumpa ibihumbi 50000, inzara yaranyishe ndaseba cyane abantu bandyanira inzara namaze iminsi irindwi ntarya kandi mbere nari umugore wihaye

Mama yari afite ikibazo kuko muri karitsiye abantu bamuryaniraga inzara bakavuga ngo dore nyina wa ya ndaya, kari agahinda gakomeye cyane kuri we

Sinavuga ngo ndangize ariko ndashima Imana yangiriye neza ikankiza ibyaha bitandukanye, ndibuka ko umugabo nashakaga wese nabanaga na we kuko naragendaga nkajugunya inzaratsi mu idirishya cyangwa munsi y’urugi ubwo umwiryane ugahita utaha muri urwo rugo ubundi umugabo agataha iwanjye

Ndashima Imana yangiriye neza ikankiza indwara ya SIDA navuye ku biro 75 ngera ku biro 30 ariko ndashima kristo wangiriye neza ikankiza indwara ya SIDA nari meze nabi icyo gihe nari naravuye aho nabaga kubera akato njya gutura aho abantu batanzi ndatesekara cyane nkajya kota izuba rikarinda rirenga ntawe mfite uhanyanura

Ariko Imana yo mu ijuru yangiriye neza irandokora nishimwe, nawe ufite ibibazo, ibigeragezo ndetse n’intambara nyinshi uhange amaso Imana kuko iyandokoye nawe yakugirira neza ikagutabara

[email protected]

Nitwa BIZIMUNGU Gratien, nakuriye mu muryango w’abana batandatu nkura ndi imfubyi kuko data na mama simbazi nakuriye mu burushyi bwinshi nkura ntawe mfite ungira inama nza kujya kuba mayibobo I gikondo ariko mbere gato narezwe na nyogokuru niwe wampetse kuko mama yapfuye mfita amezi atandatu

Nakomeje kubaho mu buzima bwa kirara mbura amahirwe yo kwiga mbaho nk’ikirara mu isoko ry’I gikondo mbaho nywa itabi, inzoga n’imogi nyinshi cyane nkura ntyo ariko rimwe na rimwe najyanwaga mu bigo ngororamuco nko kwa kabuga kuko hari harabaye iwacu ndamenyekana muri icyo kigo

Kuko abarinzi baho bose bari banzi nta cyumweru cyashiraga ntagiye gufungirwayo, nakuriye muri ubwo buzima rero baza kunkura kwa kabuga banjyana iwawa bitewe no kwiba cyane ndetse no kuniga abantu tukamwambura ndibuka hari igihe twanyuze ahantu tuhasanga umugabi w’umukire wari wasinze yaparitse imodoka arasinzira, ubwo nari ndi kumwe n’inshuti yanjye

Ubwo imodoka twarayifunguye duturitsa urugi twinjirira mu miryango itandukanye tumwiba telephone tumwambura imyenda dukuramo amafaranga ariko turwanira amafaranga menshi twari tubonye polisi iradufata baradufunga, nibye ibintu byinshi cyane nanigaguye abantu mbaka ibyabo bakarara baboroga kubera kubaniga tukabiba tukabasiga ari intere

Nari umusore w’ibigango cyane nanyuraga ku muntu namwambura ntakurikire kubera ibigango nari mfite, ubwo rero baje kutujyana iwawa marayo umwaka n’igice ariko nari ngowe cyane kuko ntari mpamenyereye nahaboneye ubuzima bubi cyane ni njye wahisemo kwijyana iwawa kuko baduhitishijemo gutaha no kujya iwawa, ubwo twari kwa kabuga mpitamo kujya iwawa kubera gutinya abantu nahemukiye

Nabayeyo rero niga umuco mwiza niga ubwubatsi, igihe kigeze ndataha, ndi mu bwato ndahindukira ndeba iwawa ndavuga nti umunsi nongeye kwiba sinzabisubiramo, siko byagenze rero ahubwo naraje ndahinduka mba igikoko cyane abantu barantinya n’abo twibanaga barantinya kubera kumera nk’inyamaswa

Nargiye ndahindana burundu, nkajya mfumura amazu y’abantu, nkabakeba n’inzembe nkomeza kubanigagura nta gereza n’imwe ifunga mayibobo itaranyakiriye
Igihe kimwe twigeze kwiba umugabo ukomeye, tumwiba moto ebyiri turazigurisha amafaranga turayarya ariko ndakubwiza ukuri amafaranga nkayo nta kintu amarira umuntu

Uyu munsi wa none ndashima Imana yandokoye ikangirira neza ikampa agakiza kayo ku buntu, ubu ndi umukozi w’Imana isumbabyose kandi ndakomeje mu rugendo sinzasubira inyuma ukundi

[email protected]

Nitwa Sauda Jeannette mfite imyaka 31ndi umukristo wo muri ADEPR ariko nahoze nkora umwuga w’uburaya nabyariyemo abana umunani imfura yanjye ifite imyaka 16, ubu nari perezida w’indaya hariya mu migina

Ndashima Imana ko yansanze mu kabari iranyibwirira ngo ibi ndimo nta nyungu yabyo ngo ninyikurikire, ndashima Imana ko yankuyeyo nta SIDA mfite, rimwe nigeze kujya kuraguza ku mupfumu arambwira ngo mbonye uzaba umuhanuzi ariko utari uwo mu bacu ati genda ibyacu ntibyagufata

Ubwo nahise ntaha muri iryo joro umugabo arampamagara ati ndashaka ko dusangira inzoga, naragiye ndanywa ndasinda umugabo ajya kwishyura aho turara Imana nibwo yansanze irambwira ngo mve mu byo ndimo nari maze kwiba umugabo ibihumbi bitanu mpita mbitegamo moto ndataha

Ndibuka igihe kimwe maze gutanga ubuhamya ko navuye mu buraya, umu pastor waho arambwira ngo nzaze ampe amafaranga nshuruze, ndagenda ngezeyo mbona arashaka ko turyamana mpita nsohoka ndirukanka, abantu nkabo nakunze guhura na bo ariko ndashima Imana yanshoboje ikankomereza mu buntu bwayo

Nkimara gukizwa nabayeho nabi, nahuye n’ishuri ry’ubukene n’intambara n’inzara nyinshi ariko ndashima Imana yankuye mu bubata bwa satani
Ndashima Imana nta hantu itakura umuntu kuko icyo gihe ndi mu buraya sinarinzi gusoma no kwandika ariko Imana yanyigishije gusoma ijoro rimwe gusa mbyuka nsoma ibyo mbonye byose nsa n’uwacanganyukiwe

Uyu munsi wa none Yesu yampaye agakiza ke ku buntu, ubu abana banjye nabo ni bazima nta kibazo yego bavuka ku bagabo batatu ariko baguwe neza gusa batatu muri bo se yarabatwaye ubu baba I burayi ariko abandi baguwe neza

Ubu nakundaga inzoga ku rugero rwo hejuru ariko uyu munsi wa none ninywera icyayi nkumva kiranyuze rwose

Ndashima Imana yankuye mu mwuga w’uburaya ikampa agakiza kayo ku buntu
Amen!
[email protected]

Nitwa Maman Furaha ndi umubyeyi w’abana batandatu n’umwuzukuru umwe, maze imyaka 18 ndi umupfakazi, muri iyo myaka yose rero nagiye mbona Imana imbonankubone kuko ntacyo nayiburanye yandereye abana kuko umugabo wanjye yapfuye umwana wa mbere ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza,

Ubwo umugabo amaze gupfa nibwo umukobwa umwe ntazi yaje kubyara umwana amaze amezi abiri n’igice araza amutereka imbere y’iwanjye arigendera, ubwo nari nagiye ku isoko nje nsanga akana karize kenda gupfa nkigafata numva ijwi rirambwiye ngo uwo niwe musaraba wawe

Umwana naramufashe mushyira ku ibere mbona amashereka araje menshi cyane kandi ubundi sinajyaga ngira amashereka, abana nabonsaga gacye ubundi nkabaha amata, uwo mwana naramureze rero arakura ariko kubera ubuzima bubi yize kugenda afite imyaka itatu, umusaraba w’ubupfakazi no kurera uwo mwana narawugumanye mbaho nabi abaturanyi n’abo dusengana bakamvuga ngo narwaye Sida kubera ubukene n’ubuzima bubi ariko ndashima Imana ntiyantereranye

Uyu munsi wa none abana banjye baguwe neza batatu barangije kaminuza, babiri bari mu yisumbuye na ka kandi bataye iwanjye ubu kari muwa kabiri wa secondaire
Nagiye mbona kugiraneza kw’Imana mu nzira nyinshi,

Ubwo rimwe nari nicaye numva telephone irasonnye nditaba numva umuntu aravuze ngo ninjye wataye umwana iwawe, ndamukupa bukeye arahamagara ati ndi ku rusengero nagushakaga ndagenda njya mu biro turaganira ati ninjye wataye umwana, ararira arigaragura ariko ikibazo kiba icyo kubwira Simbi ko ntari nyina

Igihe kimwe Simbi ari kwigira umubatizo rero nibwo yaje mu biro ngo mubaze kuko ari njye wabazaga abanyamubatizo mfata umwanzuro wo kumubwira aho yavuye kandi ko ntari nyina, narabimubwiye umwana arasara ati agakiza kanyu mukagumane ariko sinshobora kubabarira mama, kugeza uyu munsi ntarabonana na nyina nta nubwo yifuza kumubona na rimwe

Mu gihe cyashize nibwo twari mu bukene bwinshi mbwira Simbi nti ko nta mafaranga y’ishuri dufite waretse tugahamagara wa mubyeyi mama wawe akaza akadufasha?
Umwana yaransubije ati mama ndacyari muto aho kugirango uriya mugore mubi adufashe reka uyu mwaka ndeke kujya ku ishuri abandi bajyeyo wenda nzaba njyayo umwaka utaha, ndashima Imana ko yamfashije Simbi na we akajya kwiga nubwo byari bigoye

Imana ni Data wa twese mwiza, yatugiriye neza itwishyurira ubukode bw’amazu, igaburira abana banjye iratwambika ntako itagize nukuri nishimwe ibihe byose
Src: Zaburi Nshya

[email protected]

Nitwa Florence navutse mu mwaka w’1976 ahitwa I shyorongi, tuvuka turi abana babiri mama yatubyaye ashaje kuko yari yarabuze urubyaro
Njya gukizwa nakiriye agakiza nkabonera mu burwayi mu mwaka w’1996 ubwo nari narakuze naranashatse ariko umutware wanjye ntiyashakaga ko nkizwa habe na gato ndashima Imana yambaye bugufi nguma kuri kristo bingoye

Umugabo yajyaga aza kunkubitira mu rusengero abantu bakiruka ariko ndashima Imana ko yambaye bugufi’ igihe cyaje kugera umutware atwika bbiliya arambwira ngo Imana yanjye arayitwitse

Umutware yashakaga ko dutandukana ariko ndwana intambara bucece birangora igihe kigeze umutware yakira agakiza, ubu arakijijwe neza
Benedata muzarwane intambara yo kunesha nimugera mu bikomeye uyu munsi wa none Imana yadukuye ahakomeye nihimbazwe

Uugabo ajya gukizwa rero yari umucuruzi ukomeye cyane kuko twabagaho neza cyane tuba munzu y’ibihumbi 70, Imana yaje kumuhombya rero bwa butunzi bwose burayoyoka tujya gukodesha inzu y’ibihumbi 10 tubaho nabi cyane n’abana barindwi bose tuba mu buzima bubi cyane

Ariko muri ubwo buzima bubi nakomezaga gusenga Imana ari nako umugabo angenza cyane ankubita ibyuma kuko nagiye gusenga ariko igihe kiza kugera arakizwa, agikizwa rero inzara yaratwishe cyane inzu bayidusohoramo

Tujya inama yo gutanga inzu y’abandi tukajya kuba mu gihuru n’abana, ubwo nagiye ku musozi gusenga ngezeyo mpura n’abakozi b’Imana bampa telephone n’ibihumbi bibiri ndataha ngeze kwa mutangana numva ihoni riravuze ndakebuka ndebya nsanga ni umuntu tuziranye turaganira arangije arambwira ati nkeneye umuntu wanshakira ivu ry’amakara kandi umufuka nzajya nguha ibihumbi bibiri

Ubwo mugitondo natangiye akazi ko gushaka ivu hirya no hino umunsi wa mbere natahanye ibihumbi 80 bigera aho ku munsi nkorera ibihumbi 180, mu cyumweru kimwe naguze ikibanza cya miliyoni, icya kabirindubaka, ukwezi kwashize inzu yuzuye noneho na rya soko ry’ivu rihita rihagarara

Mba mbonye inzu mu mujyi wa Kigali, ifite umuriro n’amazi, ndashima Imana yadukuye mu bukode ikadukiza inzara ubundi ikampera umutware agakiza
Ntuzacikwe n’igice cya kabiri cy’ubu buhamya
Src: ibyishimo.com

Mama yatubyaye ari umugore wa kabiri atubyara yaramaze guhangayika bikomeye kuko yatubyaye nyuma y’imyaka 11 atabyara, muri iyo myaka mama yari ameze nabi kuko yasanze umugore wa mbere yaratwaye umugabo amasambu n’ibindi, ubwo twaje kuvukira muri ubwo buzima bubi turi abana 5

Twahuye n’ingorane nyinshi cyane dusanga kurya ari ikibazo gikomeye tubaho aruko twashatse imibereho, twabayeho turya nabi, tukiga nabi ndetse tukaryama nabi, urumva rero twakuye amaboko mu mufuka ndibuka ko nacuruje za voka, ibisheke n’ibindi kugirango mbone akenda

Ubwo rero naje gukura menya kwisengera ubwanjye kuko hari abantu bari bambwiye ko satani ashaka kuzankubitisha inkuba, ubwo nakomeje gusenga cyane ariko igihe kimwe nza kumva ikintu gikubise mu gutwi, kumbi ni ya nkuba ishaka kunkubita banjyana mu bitaro bakabura indwara, naje kurangiza secondaire njya I muhanga gushaka imibereho ndagenda inzara iranyica koko nkora akazi k’ubuyede nkabumba amatafari akameneka ntibampembe

Bwari ubuzima bubi ntabasha gusobanura kuko nari ntunzwe na supadipe gusa, I muhanga naje kuhava njya I Kigali naho ndahahangayikira cyane, inzara iranyica nta kintu na kimwe nabaga nariye, narakubititse cyane bishoboka, mbese Imana yarankaranze bifatika

Naje kujya gusaba akazi ko koza amasahane muri restaurant ndakabona nkajya noza amasahane bakampemba kurya ibiryo abakiriya basigaje, nabyukaga saa cyaenda z’ijoro nkoza akazi ndagakora cyane bigeze aho baza kumpemba ibihumbi bitanu numva mbaye umukire ariko ubwo nakomezaga gusenga Imana ngo izangirire neza inkize inzara

Ubwo naje gukomeza kubaho gutyo ariko ubuzima butangira kuza gacye gacye, ubuzima buraza numva ndakuze nkwiye umugore ariko ubwo hari uwo nari narikundiye ariko Imana inyereka undi ndetse impa n’amazina ye ibintu birakunda ntagiye muri byinshi ubukwe buraba uyu munsi wa none ndi umugabo ushima Imana

Ndashima Imana yagiye inkura ahantu hakomeye cyane ikankura mu buzima bubi ndibuka umunsi umwe nakoze impanuka ubwo nahuraga n’abanu babiri bari kurwana noneho bampuriza hagati bituma niruma ururimi ku buryo bukomeye kuko rwaracitse hasigara akantu k’akadodo gusa ndabibuka icyo gihe navuye amaraso menshi cyaneeee

Naratashye icyo gihe ntibanjyana kwa muganga ahubwo bandyamisha hasi bashaka imiti y’ikinyarwanda barambika ururimi neza ku buryo rutava aho ruri ubundi mara ibyumweru bibiri ntarya, nyuma y’abyo rero nibwo batangiye kujya bampa igikoma cyakonje bakanomba n’igishyimbo kimwe ubundi bagasuka

Ndibuka ko namaze amezi abiri yose ntabasha kuvuga kuko ntibyari kunkundira nyuma yho nabwo natangiye kuvuga ariko nkahora nta inkonda nyinshi cyane kandi ndi mukuru ndashimaImana y’amahoro yangiriye neza ikongera igateranya ururimi rwanjye nkagubwa neza

Imana ishimwe ku bw’ibyo yankoreye byose

Amen!

Src: Ibyishimo.com

Nitwa Shadrack kuba ndiho si njyewe ahubwo ni ubuntu bw’Imana bungaruye ku isi
Naryamaga ngaramye gusa, bari barakuyemo igufwa mu ruhago barajugunya nabanye sonde igihe kinini cyane, abagore babyaye bo barabizi ariko nahuye n’ubuzima bene data umubiri warandiye ndababara

Nabazwe inshuro zigera muri 20, nababajwe n’umubiri ku buryo bukomeye sinari nzi kwihagarika nk’abandi basore, bene data wowe ujya kwihagarika bigakunda ntuzi inzira bicamo ariko ubona bikunze gusa jya ushima Imana igitumye ubishobora, narebaga ubugabo nkabubura nari naramaze kwiyica burundu

Abanyamahanga baraje baravura biranga bisubirira iwabo, imitungo yarakoreshejwe irashira ariko sinakira, nari uusore ku buryo nafataga imbuta ukagirango ni ikaramu mfite sinumvaga uburemere bwayo kuko mbere yuko ndwara nari umusore uhamye koko

Maze kurwara nahoranaga inyota ku buryo akabido k’arindwi k’amazi karashiraga nkafata akandi kuko fanta zo ntawari kubona izimpagije, nari naragize ikibazo ku bugaboo gitewe n’umuntu w’inshuti yanjye magara, ubugabo burangirika cyane bikomeye ku buryo iyo ataba Imana samba narakize niyo yonyine yabyikoreye kuko n’abaganga ubwabo byari byarabananiye ntacyo batakoze

Igihe cyaje kugera sonde bayivanamo nyara iminsi ine inkari zidahagarara, umunsi wa kane urangiye nibwo zahagaze noneho nkashaka kunyara ariko bikanga neza neza. Ubwo narikaniraga icyuya kikabira ibintu bigakomera nkabura aho nerekeza burundu

Nageze aho ndoroherwa maze ndataha nguma mu buribbwe bwinshi nkajya njya kwa muganga kugirango bankorere isuku mu ruhago banyuze mu gitsina, ni ubuzima bubabaza bene data ariko byose Imana yemeye ko mbicamo ndashima Imana aho igejeje ikora

Nkurarikiye kuzakurikirana igice gikurikira

Nitwa BAZUBAGIRA Prudencienne, iwacu ni ku kibuye ariko ubu nsengera muri ADEPR Nyarugenge, nakijijwe mu mwaka w’1992, maze umwaka nkijijwe nibwo Imana yakunze kungenderera ikambwira gukomera cyane ngo kuko ngiye kujya mu magorwa ariko ngo izabana nanjye

Nakomeje kumva Imana imburira ikambwira ko ntazi ikigiye kuba ku muryango wanjye ariko ko izabana nanjye, Genocide yakorewe abatutsi yaje kuba rero ibyo Imana yambwiraga byose narabibonye,indege ya Habyarimana imaze kugwa rero nibwo twumvise benshi batangiye kwicwa niragiza Imana ariko njya kurara ku muturanyi njye na murumuna wanjye kubera ko akumba twabanagamo bari bagasenye

Ubwo twagiye kurara kuri uwo muturanyi bucyeye mugitondo birasakara hose ko abantu batangiye kwicana, ninyuma yaho twari turi bahatemeye umumama ariko Imana ikomeza kutugirira neza, tuza kwimuka turahunga ariko byose tukabikora twiyeza cyane, ngera aho nsaba Imana ko yankuraho kuko nari maze kumva ko umuryango wanjye wose wabaga ku kibuye bawishe ubwo rero numvaga nta byiringiro byo kubaho ngifite ndetse sinibukaga n’ibyo Imana yagiye imbwira

Igihe cyaje kugera abo twabanaga baransiga baragenda nsigara njyenyine, Imana ikangaburira ikanyitaho uko bwije n’uko bucyeye

Ndibuka icyo gihe abagizi ba nabi bafataga abagore n’abakobwa ku ngufu nasabye Imana ishobora byose ngo indinde kuzafatwa ku ngufu maze yokabyara irabikora, ndashima Imana yangiriye neza nkajya ngaburirwa n’interahamwe yajyaga iva kwica abantu hirya no hino ikaza ikampa ibyo kurya n’ibyo kunywa ikongera igasubirayo ariko umugambi wayo wari ukuzangira umugore hanyuma.

Imana yakomeje kundinda gutyo, abantu barira hirya no hino, byari umubabaro gusa, Imana rero yaje kunkorera ibitangaza ku mugoroba umwe ubwo narashwe n’abantu ntazi, nari mpagaze hanze ngiye kumva numva isasu riraje rihusha umutima ritwara ukuboko, amagufwa aragenda arajanjagurika ukuboko gucikamo kabiri hasigara agahu k’inyuma ku buryo nifuzaga gufata icyuma ngo nkate ako gahu gafatanya akaboko

Ubwo nahise ntaka rimwe nti ndapfuye Yesu weee, abantu baraza bati wa murokore baramwishe, bahita banjyana ku buriri bazirikaho ibitambaro agahinda karanyica kuko ncitse ukuboko ndiheba cyane ariko nyuma ndigarura mbwira Imana ko ntagipfuye ahubwo nzayikorera

Ubwo nibwiraga ko ukuboko kwanjye kwacitse rero siko byagenze ahubwo Imana yateranije rya gufwa ukuboko kwanjye kuba kuzima Imana ishimwe

Ndashima Imana ko uyu munsi wa none nguwe neza ndakeye mu mutima kandi nkomeje urugendo rujya mu ijuru, ubu nta rubanza mfitanye n’umuntu uwo ari we wese ndetse n’Imana tubanye neza

Amen!

Nitwa Anna nashyingiwe mfite imyaka cumi n’umunane nshyingiranwa n’umusore twakundaga cyane, twarabanye rero ndetse tubana neza

Gusa naje kugira ikibazo inda ntwite yose ikavamo, narivuje hose biranga mpabwa impamvu zitandukanye zibitera ariko zitarizo nyamara impamvu nyayo naje kumenya ko igihe najyaga gusura mabukwe nyuma y’ubukwe ariko ntiyigeze anezezwa n’uko umuhungu we yanshyingiwe.

Nyuma yabo nibwo natangiye kujya nkuramo inda umusubirizo.Buri uko ntwite nkumva ikintu gikururuka imbere munda no mu mutima.birakomeza kugeza nkuyemo inda zigera muri eshanu.

Nageze aho nigira inama njya mu rusengero, Pastor akimbona aravuga cyane ati"musohokemo wa nzoka we sohoka"

Icyo gihe nabuze icyo mvuga kuko sinamenye ibyo pastor avuze
ubwo yaramfashe arambwira ati "wamize inzoka ntizatuma ugira urubuto munda yawe"

Benedata nakomeje guhangayika cyane bandangira umuntu w’umunyamasengesho wansengera maze iyo nzoka igasohoka, naje kujyayo ariko njyayo mfite kwizera gukomeye ambonye avuga nkibyo pastor yavuze aransengera cyane numva ndazunveye nta ubwenge nongera gukanguka ndi mu bitaro.

Nkikanguka nasanze umugabo wanjye yicaye aho arambwira ati:ya nzoka wayirutse ngo wakijijwe no kwizera kwawe

Naje gutora agatege ndataha ubuzima burakomeza ubu mfite inda y’amezi atanu, Dr yambwiye ko ntwite Impanga ubu mfite ibyishimo byinshi

Mabukwe rero akimara kumva ko nakize yahise yiyahura
Nawe ikikuzize kikubuza guhirwa wagikira Niba wizera Imana y’amahoro ishobora byose

Ndashima Imana yandokoye urupfu rukomeye gutyo, uyu munsi ndanezerewe ku bw’imirimo n’ibitangaza ikora nishimiye kwakira impanga zanjye
Amen!

Iwacu ni mu karere ka Bugesera mu cyahoze ari komine Kanzenze cyayoborwaga na bururgumesitere witwaga Rwambuka wanditse amateka mabi muri iki gihugu, abantu bajya bavuga ko kwicwa kw’abatutsi byaturutse ku kuba indege ya Habyarimana yahanutse ariko njye siko mbizi

Bajyaga batubwira ko mu mwaka w’1994 hari abatutsi bajyanye i Bugesera kugirango bicirweyo na tsetse, babaka utwabo twose,
Mu mwaka w’1992 Genocide yarageragejwe turahunga bamwe barapfa abandi baratwikirwa abandi baba ibicibwa, ndibuka ko twebwe twahungiye muri ETO abandi bajya i Gahanga niyo mpamvu mvuga ko icyatumye abatutsi bicwa atari indege ya Habyarimana

Indege ikimara guhanuka hari saa mbiri z’ijoro dutetse mu gikoni tubona ibishashi biratse batanga itangazo ngo abantu bagume aho bari ku itariki 9 nibwo iwacu byasobanutse bavuga ko nta mututsi uzongera kuharangwa, abagabo birwanaho bararwana biranga uwari ufite imbunda atangira kurasa abandi turahunga tujya mu nzu y’Imana ku kiriziya I mwogo turabireba haza umuntu umwe atubwira ko bagiye kuza bakatwica, turahunga tugera ahantu mu gasantere batuvugiriza induru batera amagerenade n’amasasu menshi

Twarakomeje tugeze aho twari duhungiye dusanga nta muntu uhari abaho nabo bahunze abandi bapfuye, ubwo abakuru bahagaze aho tugiye kumva twumva induru ziravuze tujya mu rusengero kwa Pasteur uwinkindi, Pasteur ati duhumirize dusenge ariko yari ku isiri n’abicanyi ubwo barahumirije ngo barasenga bumva amasasu menshi ariko bacye twari twacomotse twirutse

Bakomeje kuduhiga ujya mu ishamba turiruka ariko imvura ituri hejuru ari nako tunyura ku mirambo ya benshi birakomeza biba nabi cyane bigeze mu kwa gatanu haza abasirikare b’I gako baraturasa bakarasa n’aho batareba tujya kwambuka uruzi kandi ubwo inzara ni yose, imvura ni nyinshi ariko imvura yaradufashije cyane kuko iyo yagwaga bajyaga kugama natwe tukaruhuka

Twaje kwambuka uruzi mu ma saa kumi n’imwe batubonye batumanukaho kuko twarengaga 70 tugeze ku ruzi turicara baba batugezeho bati tugiye kubasubiza muri bosiniya ubwo bankuramo banyicaza ku ruhande ngo kuko nari umuhanga mu ishuri barobanuramo abo bazi ubundi abasigaye babica urupfu rubi cyane abagabo bakabica nabi, abakobwa babaca amabere ibintu biba bibi cyane

Ubwo naje gusigara njyenyine mu bantu 70 basigaye aho barantemye bantema icumu muri trompes bantema mu mavi yombi barangije baramboha bantera inyundo mu mavi baranzirika amaboko bayazirikira inyuma ndababara bikomeye barangije banjugunya muri nyabarongo itemba baziko napfuye

Uruzi rwarantembanye mara iminsi itatu amaguru n’amaboko aboshye mara iminsi itatu mu isayo aho amazi yantaye ariko ubwo sinari nkiri kumva, abantu bari barimo kwihisha bansanga aho intozi ziri kundya mu kanwa no mu mazuru

Bankuyemo baranyanika ndumuka bigeze nimugoroba banjyana iwabo barampisha hashize iminsi mike inkotanyi zifata ahongaho ncika ku icumu gutyo baramfata banjyana indera banyitaho gutyo nza gukira gahoro gahoro
Ndashima Imana yangiriye neza ikankiza muri ubwo buryo

Amen!

Muhoza Goreti w’imyaka 35 y’amavuko, yifuza gupfa iyo yumvise atangiye gusubiza amaso ku byamubayeho mu bwana bwe. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Muhoza yari afite imyaka 12 y’amavuko. Se umubyara na basaza be batanu, bishwe jenoside igitangira.

Icyo yihe ngo yabanaga n’umuryango we ku Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Igihe cyaje kugera bimukira mu cyahoze ari Gitarama, aho abahigwaga muri Jenoside benshi bari barimo kujya gushakira ubuhungiro.

Yibuka neza uburyo mu gihe cya Jenoside, Interahamwe zajyaga zibasanga aho bihishe zigatoranya abakobwa n’abagore, zikabasambanya ku ngufu, ibi nawe bikaba byaramubayeho. Muhoza ati: “Abagabo babiri bamfashe nari mbazi. Umwe yitwaga Kalisa, undi yitwa Rukarabankaba Alexandre… Nyuma bahise bahura n’abandi bagabo, babasaba ko babo bansambanya. Abo bagabo bigabanyijemo amatsinda abiri, maze barampiganirwa. Bakinnye amakarita, basezerana ko utsinda ari we uza kunsambanya mbere. Hari tariki 2 z’ukwezi kwa Gatandatu 1994 ubwo bansambanyaga, maze gusambanywa n’abagabo 15 mbura ubwenge, ibyakurikiyeho simbyibuka.”

Igiteye agahinda, ni uko gusambanywa n’abo bagabo bose, byamuviriyemo n’akaga k’uko yahise yanduzwa agakoko gatera SIDA. Uretse ibyo kandi, banamuteye inda yaje kuvukamo umwana w’umuhungu, uyu akaba iteka amubera urwibutso rw’akaga yahuye nako.

Nyuma yo kumenya ko bamuteye inda, yashatse gukuramo inda bitewe n’igitutu cy’umuryango we, ariko igihe kiza kugera yiyemeza gukomeza gutwita iyo nda ndetse akanayibyara. Nyina wa Muhoza ntiyari yorohewe n’ubuzima bubi umukobwa we yari abayemo, anabana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Nyuma yo kubyara, ku myaka ye 14 gusa y’amavuko, nyina yamuhatiye gushakana n’umugabo wo muri Kongo wari ukuze cyane kuko yari afite imyaka ibarirwa muri 60, uwo akaba ari nawe Muhoza yaje kubyarana nawe umwana wa kabiri.
Uburyo uwo mugabo we yamufataga nabi, byatumye batamarana igihe maze Muhoza aza kumucika agaruka mu Rwanda gutangira ubundi buzima bushya, hari mu mwaka w’1996. Nk’umukobwa muto wari umaze kubyara kabiri, atarigeze yiga kandi yarihebye, ubuzima bwe bwari inzira y’umusaraba.

Yaje gufata abana be abasigira nyirakuru, arangije ajya i Kigali gushaka akazi kugirango abashe kujya abona icyo abatungisha. Akigera mu mujyi wa Kigali, yahise abona akazi ko gukora imirimo yo mu rugo, aha ari naho yaje kumenyanira n’umusore nawe wakoraga akazi ko mu rugo.

Muhoza yaje kuba inshuti n’uwo muhungu, biza kugera ubwo bakundana cyane ariko ntiyigera amuhingukiriza ko abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kugeza ubwo yaje kumutera inda. Muhoza ati: "Nari mfite roho mbi, nari ntarakira ubuzima bubi bw’ahashize hanjye... Nashakaga kwanduza umugabo wese SIDA".

Uwo mukunzi wa Muhoza yaje kumutega amatwi amubwira ibye byose, undi ahitamo kumubabarira ndetse urukundo rwabo rurushaho gushinga imizi. Igihe cyaje kugera babyarana umwana w’umukobwa, uwo akaba yari abaye uwa gatatu kuri Muhoza. Muhoza Goreti ati: "Yanyitagaho cyane, rimwe na rimwe akansohokana tukajya gusangira, kandi urukundo rwacu rwarushijeho kugenda rukomera umunsi ku wundi"
Nyuma yo kubyara uwo mwana wa gatatu, Muhoza yasubiye kubana na nyina, gusa ku bw’amahirwe abana ntabwo bavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Uwo mukunzi we babyaranye umwana wa gatatu, yakomeje kumufasha, ariko akagira umutwaro ukomeye cyane w’uko abana be babiri bakuru bahoraga bamubaza impamvu afata imiti, ubundi bakamubaza aho Se ubabyara ari. Ibyo byose yakomeje kubigumana muri we, kugeza ubwo mu mwaka wa 2014, nyuma yo guhabwa ubufasha bw’isanamutima, yaje guhishurira abana be iby’inzira y’umusaraba yanyuzemo, abasobanurira ko bose ari abana be kandi bagomba gufatanya guharanira kuzagira ejo hazaza heza.

Ubu umwana w’imfura wa Muhoza, yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’ubumenyingiro, aho yiga ibijyanye n’ubwubatsi. Umwana we wa kabiri yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, mu gihe uwa gatatu we yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

N’ubwo yahuye n’ubuzima bumusharirira, Muhoza avuga ko yabashije kurwana n’ibyo bibazo ubuzima bugakomeza, hanyuma umukunzi we babyaranye umwana wa gatatu bakaba baremeranyijwe gushyingiranwa mu mpera z’umwaka wa 2016.
Muhoza asanzwe aba mu karere ka Gicumbi ko mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yabashije kwiyubaka, akaba acuruza ibitunguru n’ibirayi, aho ashobora gukorera amafaranga y’u Rwanda 50,000 ku munsi iyo byagenze neza. Uwo mukunzi we, na we yabashije kwiteza imbere kuko ubu asigaye ari umushoferi w’ikamyo.

Src: Ukwezi.com

Nitwa Batamuriza Alliance mfite imyaka 38 muri genocide yakorewe abatutsi nari mfite imyaka 16. Tuvuka turi umuryango w’abana 4 ndi uwa kabiri, abahungu babiri nabakobwa babiri twari umuryango ukijijwe kandi ukundana cyane ikindi dutunze,dutuye i Nyanza mumajyepfo.

Amateka yanjye ahera kumunsi mubi w’agahinda kuri njye,umunsi w’umuborogo w’icuraburindi!!!

Hari tariki 7/4/1994 muma saa kumi nirirwanye ubwoba,umutima udatuje
Data yari ari mu kazi, mama n’abavandimwe basuye mama wacu i Save.

Niriwe mu nzu n’abakozi bacu( abahinzi,abashumba) numvaga ntatuje pe! Kuko ntari menyereye kubaho njyenyine.
Amasaha yaricumye ba mama baraza data yarakiri mugasantere na bagenzi be basangira agacupa.

Amasaha atazamva mu mutwe isaha yisamunani turyamye twumvise induru ku ngo twegeranye tugirango ni data bakubise kuko yari yatinze gutaha! Umutima warandiye ibyuya biraza kandi hagwaga imvura.

Musaza wanjye yabadukiye hejuru akingura ajya kureba ikibaye numva imirindi yabantu benshi baza berekeza iwacu mbibwira gasaza kanjye Rodrigue na bucura Mutesi wari mukigero cy’imyaka irindwi tujya guhengereza mu idirishya mbonamo abagabo bane binkoramutima za papa bayobowe n’uwari umukuru wabo yitwa RUGWE bati<< dore naha kwa Kalisa tumaze kwikiza mugasantere>>

Twahise twirukankira mu cyumba cya Mama dusanga ari gusoma ishapure tubona ko ibintu byakomeye.

Uko musaza wanjye yakinguye nawe yari yumvise babantu bayobowe na Rugwe yahise yikinga kubigega twahunikagamo imyaka,
Njyewe na musaza wanjye muto na Mutesi w’agahererezi twirundiye munsi y’igitanda cy’ababyeyi bacu ba bagabo bakubita urugi bashaka kwinjira n’induru nyinshi biyamiraa!

Bavugaga namagambo ateye ubwoba kuburyo buri wese yabonaga ko urupfu rwe rwegereje asabira mu mutima! Mama akibabona binjira mucyumba cye ubwoba bwaramutashye yahise akomeraa aratabaza!!! Musaza wanjye mukuru aho yihishe kwihangana byaranze aza yiruka ashaka gutabara mama.

Umwe muri ba bantu wakoranaga na papa yahise amutema mu ruhanga cyakora musaza wanjye yatabarutse gitwari yabajemo arwana yubarara kuri mama intege ziracika baramuhondagura kugeza ashizemo akuka ka nyuma!!

Mama kubwimpuhwe za kibyeyi aza ashaka kwitambika rugwe kugira atatugirira nabi
Rugwe yari umugome cyane kuburyo na bagenzi be bamutinyaga,
Yahise ahindukirana mama n’umujinya mwinshi aramuniga amuzamura hejuru kandi yambaye ubusa,yahise amutera inkota yo munda kubireba byaratunaniye umuborogo ari wose.

Mama yapfanye uburibwe nagahinda kenshi yazanaga amaraso buri hamwe nahise mpinduka uwo mwanya kuko ninjye wagombaga guhita mfata inshingano za barumuna banjye kuko sinari nzi irengero rya data bagenzi ba Rugwe bari basinze inzoga z’iwacu bari guseka nimihoro nk’aho bageze mu kajuru kabo!
Ubwo narwanaga no guhisha amaso barumuna banjye batareba ukuntu apfuye rubi mbasiga aho njya gutwikira igitenge umubyeyi wanjye mfata ya shapuri ndayambara rugwe ahita ahamagaza ba bagabo ngo bakuremo umuteto barumuna banjye ngo njye aranyifasha!

Baraje bafata Rodrigue na Mutesi babakubita ikibatiri cyumuhoro batareba aho bakubita barabahonyora ntangira gusenga nsaba Imana kudukura murayo mahano ijoro ryabaye rirerire cyane.

Abana barakubiswe bihagije ntacyo gukora nari mfite bigeze nka saa kumi nebyiri babagabo kubera gusinda baragenda hasiga Rugwe abanza kumbwira amagambo ntabasha kuvuga, byarangiye ampemukiye binteza ubumuga n’ubu ngifite, yamfashe ku ngufu umwuka urabura. Yahise adufungirana ngo aragaruka namara kuruhuka, uwo munsi twiriwemo ,ubwo ntawukoma buri wese aryamye ukwe nimirambo ya mama na musaza wanjye yaririmo .

Bigeze nka saa saba ka Mutesi gatangira kurira ngo karashonje twese intege zari nkeya ariko nagombaga kubakomeza kuko ninjye wari mukuru mu cyumba ntakintu cyari cyirimo twarya nakebutse kukabati kigitanda mpabona akabido k’amazi ndandaara mpaka muri salon muri magasin mfata isukari mvanga n’amazi turanywa ntabyibikombe nta gukoroga mvangira mu kabido bahise bahembuka sinzi uko nahengereje mbona abaja bacu bicariye inyama zokeje kumbi bari babaze munka zacu, baje kuza basatira inzu yacu nshyira abana munsi yigitanda baraza barafungura mpaka no mucyumba turimo bahita bakubitana nimirambo ati"akabo kakemutse twifatire ibyo dushaka twigendere" batangira gutwara ibikoresho,inzoga...

Bamaze kugenda nahise mfunga cyane hato batagaruka Rodrigue muhamagaye aze turyame hejuru mbona umwana kuvamo byanzee numva ndushijeho kwiheba

Nagize ubwoba ndiheba cyane ariko ndakomera negera munsi yigitanda numva baracyahumeka naho agatotsi kari kabatwaye.

Narabakanguye mbaryamisha kuburiri mukanya gato twumva amasasu mpita mbambika ibikote turagenda ukuguru kwa rodrigue kwari kubyimbye kugenda bimurya naramutsindagije nshorera mutesi bigeze nko muri metero 10 kugenda biranga biba ngombwa ko muheka mu ntege nkeya nari mfite twakomeje urugendo ngiye kumva numva urusaku rw’abantu benshi duhita tumanuka murubingo rwari hafaho!
Uko tugenda niko nacikaga intege cyane kandi nari mpetse!

Mutesi yagiye arira imbingo zimubaga ariko ntitwahagarara
imbaraga zaranze nshyira musaza wanjye hasi turicara, numva umugore utaka hafi yacu ngenda nkurikira ijwi nsanga ni umubyeyi uri kubise.

Naramwegereye aranyerekera ndamufasha kuko ni ubwambere nari mbona aho umubyeyi abyara! Ntibyari byoroshye ariko yabyaye akana k’agahungu nkuramo ikote nari nambaye tugashyiramo gukeba uruzogi( ambilical cord) byo nubundi buhamya nubwo yari yamaze kubyara yarameze nabi cyanee .

Nagiye kubona mbona agaramye nk’igiti menya ko ibye birangiye

Mwabantu mwe byarangoye kwakira kurera ako gahinja mfite na barumuna banjye bankeneye.

Imitima imbana myinshi nkumva nagasiga aho ariko shenge nakareba nkabona ni Malayika sinakavutsa ubuzima niyemeza kugatwara kugeza kumunsi wanjye wanyuma.

Naragiye nsanga Rodrigue yarushijeho kuremba ariko ankubise amaso bumva ko igisubizo cyabo cyije.
Ubwo byabaye ngombwa ko turyama aho kuko sinari kubasha kumuheka kandi mfite n’agahinja.

Igicuku kinishye ka gahinja karaboroga ndagacecekesha hato batatugwaho bakatwicira rimwe byari bigoye ko ahora n’imbeho yari ihari ntakintu konse kuva kavuka kugira gatuze nagacometse urutoki karakurura kugeza gasinziriye
Mu rucyerera ninjye wambere wicuye imbeho yanyishe nta gakoti nterura agahinja ngakozeho nsanga kabaye barafu naho byari byarangiye
Narababaye n’ubwo byari bigoye kugatunga murubwo buzima nakaryamishije impande yanjye ubundi ndeba uko abandi baramutse

Rodrigue ukuguru kwari kwabyimbye kwajemo amashyira natatamuye ikanzu yanjye ndamuzirika araribwa ariko afunga umwuka nkomeretsa gato kukuguru kugira imyanda isohoke uburibwe nimisonga bigabanuke.

Muminota mike twakomeje urugendo inzara niyose. Kubera umunaniro amaguru twese yari yabyimbye aho gukomeza kukiriziya twabonye ahantu hacumba umwotsi tugenda dukurikiyeyo ibyo twarya tukihatunguka twasanze hari imirambo myinshi, ari inzu batwitse numvise ncitse intege n’ukuntu twaruhiye ubusa ninjiiye kucyizu cyari hafi aho nsangamo umukobwa turi mukigero kimwe ambonye avuzinduru mbona ko yahungabanye naramuturishije mwereka ko turi bamwe twese dufite ibibazo aratuza nzana abana tuba turuhukira aho!

Ntangira kwibwirana n’uwo mukobwa Ansira( Ancilla) anganiriza ko aho ari iwabo bose babishe we yari yihishe aho ubwo nanjye namubwiye ibyanjye ubwo yahise azana utujumba dupfa kubirya ari bibisi.

Uwo mwana kwakira ibyo abona byaramunaniye akomeza arira musaba ko namubera mukuru we yumve ko atari wenyine!
Twaje kuguma aho iminsi irisunika hanze ari imiborogo n’amasasu gusa.

Abana baje kuremba kubera inzara njye na Ansira twiyemeza kujya gushaka icyabatunga twagiye duhura na byinshi bikomeretsa imitima yacu twageze mumurima ntacyo kurya wari kubona usibye imitumba nimigozi yinsina twapfuye kubitwara n’utuzi duke
Mukugera mu rugo twasanze mutesi yashizemo umwuka
Agahinda karanshenguye kuva ubwo mba igiti sinongera kurira twaramworoshe tumushyira hanze ataza kunukira munzu
Rodrigue na ansira bararize kubahoza birananira nari maze kuba ikinya
Kunywa natwatuzi byaratunaniye,hashize iminsi ine haza igitero tugerageza guterura Rodrigue kugira ngo duhunge ati’’ singiye kubabera umutwaro mukavunikira ubusa bakadufatira hamwe, reka nitange byibura mwe murokore ubuzima bwanyu” Ati: “ Mutamuri warakoze Imana izaguhembe’’ Umwana yahise yikuruza asanga za nterahamwe bamugezeho baramuzenguruka bamwica rubozo yaciye mu buribwe bukomeye kugenda byaranze binanira kumukuraho amaso nibuka uko twaruhanye muhetse,amagambo avuze, Ansira arankurura twinjira murutoki kubera agahinda kandenze aho kurira nazanaga imyuna (Amaraso mu mazuru), mba ikiragi burundu, nabonye ubuzima ntacyo bukimaze niyemeza kujya kuri ya kiriziya

Namanukanye na Ancilla ntawuvuga twihebye tugeze mu nzira hahandi nabyarije umuntu duhura n’ikipe ya Rugwe twihisha aho hasi bo bagendaga basubira mu mirambo bareba ko bapfuye koko baza badusatira!

Ancilla kubera ubwoba asubira inyuma ariruka baba bamwumvise bamwirukahoo.. bageze hepfo aho numvaga amajwi ntakibabona numva araboroze cyane kugeza acecetse, sinzi icyo bamwicishije gusa abamwishe bo narababonye ni abampemukiye bakica n’umuryango wanjye.

Nagumye aho kurinda imvura iguye nafashe inzira njya kukiriziya nihebye niyanze ngera kuri bariyeri barandeba bagira ngo nasaze ako kanya imodoka yapadiri icaho ambonye anyinjiza mu modoka.

Anjyana munzu ye numva ko nduhutse bampa icyayi na biscuits maze kurya ambaza uko byagenze ndamutekerereza ati’’Baguhe amazi ukarabe uze uryame hano, bigeze mugicuku hanze numva amasasu menshi cyane kuko yanavuze umwanya munini, nshaka guhunga nkoze kurugi nsanga yamfungiranye naratuje haciyemo nkisaha mbona araje azana numuvinyo gusa natunguwe namagambo yambwiye. Ngo: “Kuva ubu igipadiri nkivuyemo ntawuzakwica mpari ugiye kumbera umugore!” Byananiye kwiyumvisha ukuntu umuntu wubahwaga muri komini yose yatinyuka kuvuga gutyo.

Nkiri muri izo ntekerezo aba aransingiriye ankoresha amahano kuva ubwo nahise mba nkumucakara we! Mba muri icyo cyumba bakanzanira amazi,ibiryo nimyenda ntazi ibiri kubera hanze nyuma naje kuremba cyane ndahindurwa ndananuka azana umuganga basanga ndatwite. Narakomeretse cyane nibaza uburyo ngiye kubyarana n’abagome kuko sinari nzi niba inda ari iya Rugwe cyangwa Padiri!

Inkotanyi zaje gufata igihugu Padiri na bagenzi be barantwara tujya muri Kongo narabaye ikiragi ntagiseka umwijima wuzuye umutima wanjye!
Nabaye aho hafi umwaka nigice naje kubyara umwana wumuhungu nabonaga ari mubi ndamwanga kuburyo ntanamwonsaga namubonagamo babagome.
Padiri yaje kubona transefer yo muri Marawi ansigira buri kimwe ngo nzacyure umwana mu Rwanda!

Naraye ntekereza ukuntu nakwitahira uwo mwana nkamutayo ariko birangira tuzanye! Naruhukiye iwacu mpageze nsanga mama,musaza wanjye barabashyinguye,data sinamenye ibye, na barumuna banjye barabashyinguye! Disi mbabazwa n’uko ntari mpari byibura mbahe icyubahiro cyabo!

Ubuzima bwaragiye burasharira inzu yarasenyutse niyemeza kujya gushaka umuryango nabamo ngeze kwa mama wacu nsanga ariho n’abana harapfuye umugabo we gusa, yabaye akibona n’uwo mwana uti nimuvire iwe nubundi nahunganye nabo kugera naho mbyarira abagome. Numvise ankoze mugisebe naragiye mba nk’inyamaswa umwanaa ndamuruhana ariko abizi anabibona ko mwanga yakora agakosa gato nkaba ndamucyuriye umwana umunsi umwe twicaye numva arambajije ati ariko ma kuki unyanga?

Ese papa ni nde? Numvise mbuze icyo ndenzaho ndamukankamira mubwira ko mwanga cyane ariko ntiyava ku izima ati: “None ko unyanga kuki uhinga kugira ngo indye?” Naratsinzwe pe naje kurwara umutwe abagira neza baramvuza basanga mfite ikibyimba mu mutwe kubera kutarira, kudaseka ari ibitekerezo gusa! Baje kuntegeka kuzajya nseka ngo noroherwe. Byanze gushira nyuma y’umwaka ndwarira indera padiri abimenye atumizaho umwana we baramujyana. Navuye mu bitaro ariyo makuru numva! Sinamenye iherezo rya rugwe n’abambari be.

Nyuma baje gusanga nararwaye cancer kubera cya kibyimba barampumuriza ndyabyakira ariko ikinshengura umutima ni ukuntu nifuje gusaba umwana wanjye imbabazi ngo muhe amateka nkamubura!

Ariko ubutumwa waha n’abandi baba barahuye n’ibikomere bitandukanye bumve ko abo bana batabishyura ibyabaye,niba wararwaye cyangwa ufite ubumuga runaka ntiwiyange cyangwa ubihore abandi ahubwo biguhe icyizere ko ufite imbere heza harimpamvu wasigaye kandi urusheho gukomera wuse icyivi cy’abawee!

Ubu buhamya uyu Muvandimwe yabubwiye Jeannette TWIZERIMANA, kugira ngo azabusangize abandi. Hari muri mu kwezi kwa 7/2015, haciyeho amezi abiri gusa yitaba Imana azize ya cancert (Ubwo ni mu kwezi kwa 9/2015.

Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira kandi dukomeje kwihanganisha abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi!
TWIBUKE TWIYUBAKA!

Vedaste [email protected]

Ubu ni ubuhamya bw’umubyeyi warokokeye mu bitaro bya gahini ariko ahaburira umugabo we n’imfura ye bishwe urw’agashinyaguro areba n’amaso ye

Nitwa MUJAWIMANA Josephine Ubusanzwe njyewe nakoraga ku bitaro bya Gahini nari umuforomo kuri ibyo bitaro, ubwo rero mu ijoro indege y’uwari Perezida Habyarimana yahanuwe nari nakoze ninjoro ku bitaro (naraye izamu). Rero nkanjye ku giti cyanjye naraye mfite ubwoba numva mpangayitse, ni uko bigeze mu rukerera haza umugabo wararaga izamu hano ku kigo cy’abafite ubumuga witwaga Munyemana, yari umwimukira waturukaga muri za Byumba.

Ubwo azamuka asakuza cyane yisararanga avuga ati ‘Umubyeyi wacu Inyenzi zamwishe murakabona mwese, ak’inyenzi kashobotse tugiye kubamara natwe mwatwiciye umubyeyi’. Ubwo twahise tugira ubwoba, nari ndi kumwe n’uwitwaga Rusatsi wari umututsi na we wishwe azize Jenoside.

Ubwo mu masaha ya saa yine hari umuforomo waturutse muri Congo twakoranaga, ni uko ndamubwira nti ugende hanze undebere uko bimeze ndebe ko nabona inzira ingeza mu rugo, ariko yaragiye abona hanze hari abantu bagiye barema udutsiko arambwira ngo ntabwo wabona aho unyura. Ubwo rero yahise angira inama yo gushaka indi nzira, nibwo nahise mpungira mu mudugudu witwaga mu Ibiza wabagamo Abatutsi benshi, turagenda tuba mu mazu ubwo nyine niho nasanze n’umugabo wanjye n’abana banjye niho bari bahungiye usibye umwe muto nari mpetse.

Ubwo nyine uwo munsi hari ku itariki ya 7 Mata 1994, twari dufite umugabo wari goronome wa Komine, yaraje adusanga aho aratubwira ati noneho amanama yakozwe byakomeye mushake uburyo muhunga kuko uyu mudugudu ni wo barakurikizaho. Ni uko twahise abagabo n’abagore bahungira za Karubamba (Ubu ni mu Murenge wa Rukara), ubwo njyewe nahise nongera mfata umwana muto ndamuheka hanyuma undi mutwara mu ntoki ubundi turongera tugaruka ku bitaro hanyuma duhungira muri Pediatiri.

Mu ijoro ryo kuri iyo tariki ya 7 nibwo ku bitaro haje igitero cy’interahamwe zifite amahiri, imihoro, amafuni n’ibisongo ndetse n’imyambi, ubwo baza bavuza induru ngo Abatutsi mwese musohoke. Ubwo njyewe nahise nza ndafungura, muri materiniti niho twari twihishe hanyuma njyewe mbwira umuhungu twari kumwe nawe wari umuforomo wakomokaga i Nyanza ya Butare, ni uko nsiga mubwiye nti aba ni abanya Gahini nibatankiza kuko tuziranye baranyica kuko tuzirany, hanyuma ndagenda ngeze hanze bahita biyamira barambwira ngo ningende kubereka muganga ariko umwe muri bo ahita ambwira ati “Dore iwanyu tuvuyeyo turababura ariko mu gitondo turabyukirayo turabahumbahumba bose nta n’inyoni turasiga”.

Ubwo nyine umuganga bageze aho baramubona bahita bamutwara bamukubita ifuni baramuhondagura baramwica, hanyuma barangije baragenda ariko njyewe bahise bandeka ariko abana banjye babiri nari mfite nabo nari nasize mbahishe muri infirimiyeri nabo ntibababona.

Ubwo rero bwarakeye ku ya 8 Mata nibwo twagiye kubona tubona na babandi bari basigaye mu ngo bahungiye aho ku bitaro aho twari turi, hari harimo n’abandi bana banjye babiri hamwe na se ubabyara. Ni uko natwe twahise tubabwira duti ‘Ubu koko muraje tugiye gupfira hamwe tubone imirambo yanyu namwe mubone iyacu? Twari tuzi ko murahungira ahandi.

Umukobwa witwa Charlotte wari umuforomo mugenzi wanjye yafashe bamwe abahisha mu kigunda cyari kiri hano ruguru hubatse Laboratwari, ni uko cya gitero cyari kiyobowe na Gasana kirongera kiragaruka nimugoroba babaza umuganga umwe wari umuhutu bati mutubwire aho abatutsi bihishe… Ubwo ahita ababwira ati njyewe ntimumbaze iby’abatutsi mubibaze Charlotte ni we wabahishe, ariko nyine kuko bwari bumaze kwira bahise bagenda n’izo ntwaro zabo basubirayo nta muntu bajyanye.
Bwarakeye ku itariki ya 9 Mata haza Abajandarume baratubwira bati musohoke mwese mujye mu kibuga tubajyane i Rukara.

Ubwo twagize ngo tugiye gukira hanyuma n’uwo wari uzi aho yihishe ukajya kumubwira akaza nyine turagenda twicara mu kibuga ariko abo bajandurume binjiye gato mu muryango warebaga haruguru mu Kabeza basohokona n’interahamwe nyinshi cyane ziraza zigota aho twari turi hanyuma bahita barasa amasasu menshi mu kirere ariko ako kanya nta muntu wishwe.

Twahise tubyiganira kurira amamodoka baratujyana hanyuma batugejeje i Karubamba ku kigo nderabuzima tuva mu mamodoka batangira gufata abagabo n’abasore bakabashyira hanze twe tubyiganira mu barwayi twinjira mu bitaro bareba mu masale yose ahari abagabo, bafata umugabo witwaga Karenzi na we baramwica, ubwo nari kumwe n’umugabo wanjye hanyuma nawe nibwo bamugezeho bamujyana bamukubita nanjye mpagarara mu idirishya ndareba, ngiye kubona mbona arahanutse arapfuye, nyuma muri Gacaca nibwo uwamwishe yavuze ko bari bamukubise umuhoro.

Nyuma bamaze gutsemba abatutsi b’abagabo n’abasore bari bari aho i Karubamba, ibyo bitero byongeye gusubira mu Kabeza ari naho umuhungu wanjye w’imfura yari yihishe bamusangayo baramutemagura. Nari mfite n’undi mwana wa mukuru wanjye wigaga muri Kaminuza nawe bari kumwe ariko we yashatse kwiruka bamurasa umwambi aba arapfuye, natwe rero byageze mu masaha ya nimugoroba batugarura i Gahini kubitaro.

Iyo minsi yose rero kugeza ku itariki ya 12 ubwo Inkotanyi zabohozaga hano i Gahini, abantu bakomezaga bicwa umunsi ku wundi. Nyuma rero ubwo Inkotanyi zakomeje kuturinda nyine tuba aho ariko nyine hirya no hino ababaga barahungiye mu bigunda interahamwe zabageragaho zikabica”.

Uyu munsi wa none ndacyari umuforomo ku bitaro bya Gahini ndashima Imana yamfashije nkakomeza akazi nakoraga nubwo byantwaye igihe kinini kugirango nongere kwiyakira gukora mu bitaro umugabo wanjye n’umwana baguyemo
Src: ukwezi.com

Nitwa NYIRABANZE Clemence mfite imyaka 56, mu ri jenoside yakorewe abatutsi nari ntuye mu karere a Nyabihu, mu murenge wa Rambura, nari umubyeyi ufite imyaka 32, icyo gihe ntari ntwite inda y’imvutsi afiko ibyambayeho ni agahomamunwa

Aho twari dutuye jenoside yatangiye kugeragezwa mbere yuko iba kuko ndibuka ko inda yanjye ifite amezi atandatu nibwo umwe mu nterahamwe twari duturanye yambwiraga ko ntazabyara nubwo abona niteguye kubyara

Kuva icyo gihe natangiye kugira ubwoba ku buryo nta hantu nari nkibasha kujya kubera gutinya ko bangirira nabi
Igihe cyo kubyara kigeze rero nagiye kw’ivuriro bambwira kuzagaruka mu ntangiriro z’ukwa kane, muri iyo minsi rero nibwo indege y’uwari umukuru w’igihugu yarashwe ibintu biradogera ku ivuriro ndetse no kuri paruwasi kuko byombi nari mbyegereye, batangira kurasa abapadiri babaga aho bavuga ko ari njye bakurikizaho

Uwaje kumpa ayo makuru yangezeho mpita njya kwihisha iwabo w’umugabo kuko batahigwaga ariko ngezeyo bavuga ko naho bari buhansange biba ngombwa ko mpava kandi ubwo ndakuriwe cyane ndetse ndanaribwa bikomeye

Nahise nigira inama yo kujya kwa muganga nibwira ko ari naho ndi bubonere ubufasha nkabyara ndagenda ngezeyo nsnga umuyobozi w’ibitaro ari we chef w’interahamwe yavuranaga imbunda

Ninjiye mu bitaro aranyakira arangije anyerek aho ndyama nibwira ko aagiye kumfasha arangije antunga imbunda arambwira ngo nindyame aho igihe nikigera nzabyara, nibuka ko aho nari ndi hari hari indi nterahamwe iharwariye iyo kwa mabukwe bangemuriraga ni we wabyiriraga inzara ikandya bikomeye kandi nkuriwe na n’ikindi nari nshoboye kwikorera

Ubwo uko wa muyobozi w’ibitaro yazaga kundeba aho kumbyaza yantungaga imbunda akambwira ngo igihe nikigera uzabyara
Nakomeje kuba aho ariko amasasu avuza ubuhuha hirya no hino, mu ijoro muganga yari bunyice nibwo haje umuzamu w’aho ku bitaro yari yarabonye amahugurwa y’ababyaza maze anzanira imiti ya Kinyarwanda aramfasha ndabyara ndetse mbasha no gutoroka ibitaro mu bintu bitari byoroshye

Nkimara gutoroka nibwiraga ko byose birangiye numvise ko muganga na wawundi twari turwaranye barimo kumpiga mfata uruhinja rwanjye tujya kwihisha mu mibyuko, ubwo imvura niko ituriho njye n’uruhinja kugeza igihe jenoside ihagarikiwe
Ndashima Imana yampaye umwana muzima uyu munsi wa none yitwa MIZERO Alice yatangiye kaminuza
Src: kigali today

Iwacu twavutse turi abana 7, nkaba ari nanjye wari mutoya. Ndibuka ko Inkotanyi ziza mu Rwanda njye nari i Kigali kwa mukuru wanjye, tujya ku muhanda aho imodoka (bus) zanyuraga zigiye muri CND (ahakorera Inteko Ishinga Amategeko) ariko iwabo wa mama bose bari barahungiye i Bugande cyera.

Ubwo bidatinze naratashye, ngeze iwacu mucyaro hari murumuna wa mama witwaga Olive, yaje kudusura aturutse i Bugande ariko baramufunga tumubona hashize iminsi gusa sinzi aho yari afungiye ariko muri icyo gihe iwacu bajyaga baza kudusaka imbunda n’ibyitso bavuga ko boherejwe n’uwari burugumestre wa Kigoma.

Jenoside ijya gutangira rero narabyutse mu gitongo nsanga papa na mama n’abo tuvukana (Bane nanjye wa 5 kuko 2 bari barashatse) baricaye ari mugitondo bose barimo kumva radiyo, ariko nk’umwana njye sinari nzi ibyo aribyo. Ni uko mukuru wanjye witwaga Mignone ni we wambwiye ati “intambara igiye gutera Perezida yapfuye”.

Ubwo uwo munsi twiriwe aho ariko mbona iwacu byahindutse, bigeze ku mugoroba tujya kurara mu masaka twumva imbwa zirara zimoka ariko bwenda gucya turataha. Musaza wanjye na mukuru wanjye bigaga mu mashuri yisumbuye nibo bakuru twari dusigaranye, sinzi aho babohereje muri icyo gihe. Papa we yakomezaga yumva amakuru kuri radiyo, byabaye iminsi twirirwa mu rugo tukarara mu masaka.

Bidatinze, ndibuka ko nasanze mama ari mu muryango arimo kurira kuko abavaga i Kigali bahunze bazanye amakuru ko mukuru wanjye bamutaye muri Nyabarongo n’umugabo we n’umwana bahunga baza iwacu, bakavuga ko undi mukuru wanjye wari utwit bishe umugabo we hanyuma uwo mukuru wanjye bakamusatura ngo kuko yari atwite Inyenzi.

Mama yari afite agahinda kenshi gusa mukuru wanjye twakurikiranaga ni we wambwiye ibyo byose, mubaza impamvu babishe ansobanurira ko intambara yateye ko abahutu barimo kwica abatutsi, njye sinari nzi umuhutu cyangwa umututsi kuko njye n’aho nigaga ntawabimbajije kuko papa yari umwarimu buriya bari babizi niyo mpamvu batabimbajije.

Ubwo rero ibintu byabaye bibi batangira gusahura amazu, barasenya, inka batangira kuzirya ariko mama wanjye ku ikubitiro bahise bamwica bamukuye aho yari yihishe, gusa ikintu kinkomeretsa umutima ni uburyo mama bamwishe bamwambuye ubusa bamutera igisongo mu nda ibyara bamurambika mu muhanda kandi ari umubyeyi.

Ubwo twe aho twari twihishe na papa n’abo tuva inda imwe, amakuru twarayamenye ariko papa atubuza kurira gusa icyo yakoze amafaranga yari afite yahise ayaduha arayatugabanya ariko ngirango yadusezeragaho atubwira ko uzajya kutwica tuzayamuha gusa sinakubwira ngo yari angahe sinyibuka.

Ubwo aho twari turi twahise tuhava papa aravuga ngo tujye gupfira aho abandi bari, tujya ku musozi wari hakurya y’iwacu ariko twarebaga ibibera ku musozi w’iwacu. Twari abantu benshi twicaye inyuma y’urubingo. Ubwo interahamwe zamenye aho abantu bari, ni uko twagiye kubona tubona zirimo ziramanuka ziza ku musozi twariho, umugabo witwa Munyaburanga niwe wari uziri imbere n’ubu ifoto ye ( yambaye imyenda y’ama training ya orange) mpora nyibona kuko yari umuturanyi wacu.

Ubwo twagerageje kwiruka gusa papa we yarajijishije yinjira mu kabari ariko sinzi uwabatungiye agatoki bamusohoyemo baramutemagura bagenda bazi ko yapfuye, icyo gihe hapfuye abantu benshi cyane. Twe rero twirukaga tutazi n’iyo tujya, nkanjye nakurikiraga bakuru banjye babiri twari kumwe ariko iby’abana nyine twaragarutse tujya kureba papa dusubira iwacu dusanga papa bamutemaguye avirirana amaraso, ubwo bafashe ikanzu nari nambaye bahita bayimuzirika mu mutwe dusubira mu matongo.

Nihuse rero twasubiye mu matongo, icyo gihe bavugaga ko abagore n’abakobwa batazongera kubica, ubwo hari ba masenge babiri twari kumwe bageragezaga gukanda papa bamuvura bya Kinyarwanda, bidatinze rero amakuru yaramenyekanye ko papa akiriho, maze baragaruka baramutemagura kuko atabyukaga rero batemaga nk’abatema igiti, uko bamutema agataka bigeze aho rero gutaka byarahagaze, twumvaga bavuga ko atakinyagambura bahita bagenda.

Aho twari twicaye rero amarira yari yarakamye ahubwo twaririmbaga indirimbo z’Imana. Bakigenda mukuru wanjye Mignone (wigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza), ni nawe wari mukuru twasaga n’aho dusigaranye, aragenda na masenge witwaga Eveliyana barebye papa batubwira ko akiri muzima, mu byukuri ntiyagaragaraga mu maso ahantu hose yari amaraso kandi ntiyanavugaga yewe n’umusambi yari aryamyeho wari amaraso gusa, n’ibikuta byari byatarukiyeho amaraso kubera uburyo bamutemaga.

Gusa ba masenge bagerageje kumurwanaho yewe bamusabiraga mu baturanyi inyama z’inka zabatutsi babaga batemye bagatogosa inyama bakamusuka isupu mukanwa arongera arahembuka ntiyavugaga ariko yamenyaga umuntu.
Inshuro ya 3 ho baje ari simusiga n’umujinya mwinshi noneho bafata ishoka bahereza umugabo twari duturanye w’umututsi we bari baramuretse bavuga ko azipfusha, maze bati “Nutamwica nawe turakwica”.

Yari umugabo unanutse cyane kandi muremure, yateruye ishoka yikubitana nayo hasi, ni uko bafata ya shoka umutwe barawasa nk’abasa inkwi, bamusize yabaye amagufwa gusa kuko nta n’ubwo noneho wabashaga kubona ko ari umuntu ahubwo ba masenge abo na Mignone wabaye magorwa ari umwana nibo bazinze ikirago bari bamwashirijeho njye na mukuru wanjye wundi bahimbaga Mbegeti twarariraga, data yaratemwe, araswa, arakubitwa gusa Imana ibababarire.

Ubwo twabaye imfubyi gutyo na musaza wacu aho yari yihishe baje kumwica; abagore n’abakobwa twese badushyize hamwe batubwira ko tugomba kujya kwitaba kuri komine Kigoma tugenda tunyura ku mirambo y’abantu, ukumva baravuze bati ni kanaka.

Njye abenshi sinari mbazi gusa amazina narayumvaga. Twageze kuri komine, abasiririkare n’abapolisi batangira kubohoza (gusambanya) abagore n’abakobwa twabaga turi kumwe bagenda bakuramo umwe agenda akongera akagaruka, twarahiriwe ku mugoroba bati musubire iyo mwaturutse.

Ubwo twaratashye ariko tuhageze badushyira ahantu hamwe, ni uko interahamwe yitwaga Gahindigiri iraza ifite ama grenade itangira kubaza aho mukuru wacu yagiye (umwe iwacu bohereje intambara igitangira akajya ku nshuti y’iwacu) tumubwira ko tutahazi akavuga ko nta kintu bakoze ko agiye kutwicira mu ishyamba ryuwitwa Karambizi. Baradushoreye ariko dutanga amafaranga baraturekura n’abo ba masenge.
Icyo gihe abakobwa n’abagore barabohozwaga (bakabajyana kubasambanya) bamwe bakabatera amacumu mubirenge, n’izo mbabazi wumva kwari ukubica urw’agashinyaguro gusa.

Ku kandi gasozi duturanye abagore n’abakobwa bari babataye mu misarane bamaramo n’iminsi bamwe batarashiramo umwuka baririmba. Muri icyo gihe rero njye amatariki sinyibuka ariko hari haciyeho iminsi.

Ubwo umunsi wo kutwica warageze rero, ni uko twese abagore n’abakobwa ari ninjoro ngirango hari nka saa moya cyangwa saa mbiri, baradushorera twese batwicaza hirya y’iwacu gatoya batangira kujya mungo basaba amatoroshi n’imihoro, baba baradushoreye bamwe imbere abandi inyuma natwe turi hagati ariko njye mbwira bakuru banjye babiri twari kumwe nti muze twiruke kuko nabonaga badutwaye mu ishyamba kandi ari ninjoro, nuko bati turatanga amafaranga kuko n’ubundi byajyaga bibaho bakadushorera mugatanga ayo mufite bakabarekura mukagenda ariko byabaga kumanywa. Ni uko njye nkomeza kubabwira ariko njye numvaga mfite ubwoba bw’iryo shyamba.

Nagiye inyuma y’igishyitsi nk’ugiye kunyara, nari gatoya rero ngirango ntibambonye barakomeje umurongo wose urarangira bageze imbere gatoya bahise babicira aho batangira gutaka mbumva, umukobwa umwe witwaga Venantie niwe waharokotse bamuha imbabazi ariko nawe bari baramugize ikimuga kubera kwirirwa bamusambanya byanamuviriyemo gupfa nyuma ya Jenoside.

Gusa ni Imana iba ifite umugambi wayo ku muntu, nanjye rwose ni yo yabankijije kuko mugitondo nasubiye kureba aho babiciye numva ijwi rya Mignone ataka ngo bamuhe amazi barimo babataba mu byobo ariko we bamutaba itaka ryose rigahita rimuvaho kuko yarahumekega cyane asaba amazi, bamukubise ipiki mu mutwe mvuza induru muri iryo shyamba baba baranyirukankanye, mu kwiruka rero nahuye n’umusore arantangira, ni umusore wari uzi iwacu, icyo gihe igitero cyari kinyirukankanye nagendaga ntazi iyo njya maze uwo mugiraneza ati: “Nturi umwana wo kwa mwarimu?” Ndamwikiriza maze ati ngwino, anjyana mu nzu maze abanyirukankagaho ntibamenya aho ndengeye. Kubera kudasinzira, nahise nsinzira n’ibigori byokeje yampaye sinabiriye.

Nakangutse barimo batukana ngo navane inyenzi mu rugo, yatangiye knjya anjyana ku marondo akantwara anzingiye mu musambi akandaza mu bishyimbo cyangwa munzu ya mukuru we yari itaruzura yari aho hafi y’irondo, aho yanyitayeho Imana imuhe iruhuko ridashira yitwaga Feresiyani.

Byaranze abantu baza kubimenya anjyana ku rundi rugo rwa se kuko se yari afite abagore babiri, naho baranyirukana anshyira undi mugenzi we naho nahabaye iminsi naho baza kunyirukana uwo mugenziwe adahari ntangira kuzerera gutyo ntazi iyo mva ariko kuko hagati aho twigeze kujyana iwacu kuzana imyenda mu babisahuye kuko nta myenda nari mfite uretse iyo nari nambaye; inzira twanyuze narayibukaga ndagenda ariko nenda kuhagera mpura n’umugore wa Kaniziyo, yari n’inshuti ya mama ambonye ararira cyane ati “Koko ubu urajya hehe?... Birirwa bagushakisha barakubuze none urizanye?”.

Ubwo yanjyanye mu nzu, imvura yahise igwa ari nyinshi, bambera abantu beza kuko banjyanye muri iyo mvura bampa ikote ry’umuhungu wabo, umugabo we arantwara n’amaguru anjyana ku wundi musozi duturanye ku muntu wari inshuti na papa. Niho inkotanyi zansanze gusa Jenoside irangiye nza guhura n’abavandimwe banjye basigaye, kuri ubu dusigaye turi batatu gusa Imana yangiriye neza irandokora ni ubuntu yangiriye.

Ndahumuriza imfubyi zose nzibutsa ko Yesu ari we se w’impfubyi. Jenoside irangiye ubuzima bwabaye bubi ariko Imana yagiye ibidutambutsamo iradukomeza iratwubakira kandi iranatwubaka yageretseho no kuduha abana.

Imana yambereye umubyeyi iramfasha ndiga, ingirira ubuntu injyana kwiga no muri Amerika Kaminuza ndayirangiza. Ubu ndubatse mfite umugabo n’abana babiri, n’ubwo abana banjye batagira nyirakuru cyangwa sekuru ariko turabyara inshuti n’abavandimwe bakaduhemba.

Ikindi nshimira Imana ni uko yanshoboje abo twanyuranye mur iyo nzira y’umusaraba nkabashyingura, imva yabo nabashije kuyubakisha no kuyisukura mu bushobozi bwanjye bucye, ndumva hashyinguye 64 ni bo babasha kwibukwa abandi ntawubibuka ariko numva bavuga ko bashobora kuba barenga. Ibyo mbishimira Imana cyane ko n’aho baruhukiye njye wabavuyemo ngasigara ariko ntabatereranye ababikoze njye narababariye n’ Imana ibabarire

Ubu ni ubuhamya bw’umugore wabonye umugabo nyuma y’imyaka 30 ategereje umugabo w’umugisha yari yarasabye Imana nk’uko abivuga. Yaratuganirije atwemerera ko twamutangira ubu buhamya kugira ngo n’undi wese wakwisanga ameze nka we bimurememo ibyiringiro ko Imana ibereye nziza abayitegereza bayizeye bose.

Nitwa Immaculée ndi umukiristu ariko navutse iwacu badakijijwe nyuma njye nza kugirirwa ubuntu n’Imana bwo kuyimenya ariko ababyeyi banjye n’abandi bana batatu tuvukana bo bakomeje kurwanya iby’agakiza banga gukizwa, ariko bose ukabona mu by’ukuri si uko banangiye imitima yabo gusa ahubwo ni uko batinyaga igitsure cya papa kuko yari akarishye cyane ari n’umunyamahane.

Hanyuma kuko njye nari narafashwe nk’icyigomeke mu rugo kubera kwakira agakiza, papa yategetse ko ni hagira undi wemera kuyoba akajya mubyo gukizwa by’abarokore azahita amwirukana mu rugo akajya gushaka iyo aba. Bityo bose: yaba mama yaba n’abo tuvukana bakomeza kuba kuri ubwo bwoba bwo gutinya Data.

Igihe cyarageze ndiga, ngira amahirwe njya no muri kaminuza ndarangiza. Mu mikurire yanjye, nagize igikuriro kitangana n’imyaka yanjye (bimwe bita kuvumbuka), abenshi bandeba bakagira ngo ndi mukuru nyamara atari byo.

Muri iyo myaka yose ndababwiza ukuri ko ntari norohewe mu bijyanye n’urukundo, kuko guhera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nahuye n’abasore benshi baba abo twigana, abo twaririmbanaga muri korali ku ishuri n’abandi bose tuziranye bansabaga urukundo, hakaba n’ubwo nanjye numva rwose mbakunze, ariko kuva mbyiruka nahoranaga ubwoba bukomeye bwo gushinga urugo kubera impamvu ngiye kubabwira.

Inshuro zitari nke nasuraga abakobwa b’inshuti zanjye bashatse (bashyingiwe), cyangwa se n’abahungu tuziranye twiganye bashinze ingo zabo, narabasuraga nyuma y’amezi runaka bakoze ubukwe, umukobwa niba ariwe tuziranye cyane nkamwihererana nkamubaza uko yumva ubuzima bushya bumeze. Bamwe bakambwira ko ari byiza rwose ahubwo ngo nanjye nimbanguke, abandi nabo bakambwira ko bagowe ukabona basa n’abicuza.

Umwe twiganye yitwa Anitha, twarangirije rimwe amashuri yisumbuye, yari inshuti yanjye dusengana aza gushakana n’umusore wigaga imbere yacu ho umwaka umwe, twiga ku kigo kimwe.

Anitha naramusuye aranyihererana umugabo we ntiyari ahari arambwira ati “Immaculée nshuti yanjye nkunda, ntuzi ko twiganye?” Nanjye nti “Yego” ati : "Urugo ni ikindi kirere cy’ubuzima gifite byinshi bitandukanye n’ibyo tumenyereye, uzambabarire wowe uzitonde cyane, dore njye uyu mugabo wanjye uzi na kwa kundi wamubonaga, dore tumaranye umwaka n’amezi icumi ariko twageze mu rugo tumaze kubana anyereka urundi ruhande rwe rubi ntari nzi, none ubu mporana agahinda ntakubwira kose kuko ari ibanga ry’urugo” (hari ibyo Anitha yambwiye bibabaje ntavugira hano ku rubuga).

Arakomeza arambwira ati “Ariko inama nakugira ni uko nubwo wageza mu myaka 26 (icyo gihe niyo nari ndi hafi kuzuza), ati “Ariko uzihangane utegereze Imana iguhe uwo yaguteganirije kuko mbere yuko ubaho yo ubwayo yari yararangije kukuremera ugukwiriye, uwo muzabana ubuzima bwawe bwose, ni Imana izi faiblesse yawe aho iri, aho niho imenya kugushakira uwabasha kwihanganira by’ukuri iyo faiblesse runaka ugira.

Arakomeza ati "Imana niyo kandi izi umuhungu yakugeneye uzamenya no kwishimana nawe no kwihanganira amakosa yose wakora akagukunda urukundo ruri hejuru y’amakosa wakora nk’umuntu, urukundo rutaryarya kandi rudahindagurika.”
Mu kiganiro na Anitha ubona ababaye, yarakomeje arambwira ati “Nyabuneka ndagusabye ntuzamere nk’uko ndi ubu kuko mu rundi ruhande sinabura kuvuga yuko ibi bimbaho nabigizemo uruhare ngakurikiza amarangamutima, n’ibyiyumviro byanjye gusa, nyamara ibi byombi bigarukira ku biri hafi gusa, nirengagiza Imana yandemye ibasha kundebera kure naho ntabasha kureba.”

Aranyibutsa ati: “Urabizi ko nahoraga mvuga ko nshaka umgabo pe? Nanjye nti: “Yego ndabyibuka.” Ati: “Ariko wowe nturebe igihe n’imyaka umaze ahubwo uhange amaso Imana yawe nkuko yabitubwiriye hamwe cya gihe tuyisenga, ni Imana itivuguruza ku cyo yivugiye ubwayo, nuyubaha izakugirira neza ubyibonere.”

Uyu mu mama yarambwiye ngira ubwoba, numva koko kubaka urugo si umukino nkuko abantu benshi babifata, ni igikorwa kitoroshye kandi kidasaba ubwenge bwa muntu bwonyine gusa ahubwo ukwiriye kwitabaza n’Imana ishobora byose ikakuyobora.
Agenda anyibutsa ingero z’abo twiganye bashatse babayeho neza mu mahoro mu ngo zabo, anyibutsa n’abandi batatindanye n’abo bashakanye bagahita batandukana.

Arambwira ati: “buriya njye mbashije kubivugaho agace ariko hari abumiwe, babura uko babigenza bagahitamo kubimira bagaceceka, ukababona mu muhanda bagenda kumbi barashize.”

Ati: “abenshi muri abo, nibo bamwe na bamwe ujya kubona ukabona batandukanye n’abo bashakanye bisa n’ibitunguranye ntumenye icyo bapfuye, abandi bagahitamo guhunga urugo bagata abana (ku babafite) bakaburirwa irengero n’ibindi. Abo bose ni uko biba byarenze igipimo cyo kwihanganirwa.” Ati: “aha simvuga abagore gusa, ahubwo hari n’abagabo bananirwa kwihanganira iby’ingo zabo bagahitamo kuzihunga.”

Muri iki kiganiro n’uyu mubyeyi w’inshuti yanjye, uko twaganiraga hari byinshi yambwiraga nkumva birahura neza neza n’ibyo niboneraga ubwanjye akenshi iyo najyaga kubasura, (aka wa mugani ngo “ijisho ry’umushyitsi ntiriba ryagiye gutembera...”).

Nyuma naramwinginze ngo anyerurire ansobanurire, ambwira bimwe na bimwe ntababwira byose hano kuko ari byinshi, ariko ambwiza ukuri ko atambwira byose kuko haba hari n’ibanga ry’urugo riba rigomba kubikwa n’abashakanye gusa.

Uretse uyu wambwiye muri make asa nk’ungira inama, hari n’amakuru namenyaga y’izindi ngo nyinshi z’abari abakobwa b’inshuti zanjye bashyingiwe, ingo z’abaturanyi bacu, abo dusengana n’abandi. Mu kubasura rero nabo hari abo rwose wabonaga ari amahoro mu rugo ukurikije ibyo ubona ukaba wanabyifuza rwose kubera ukuntu ubona binejeje, ariko hakabaho n’abandi nabo wagasanga ibyabo bimeze cyangwa binarenze kuba bibi ku by’uyu mu mama w’inshuti yanjye yambwiye.

Aya makuru yose rero namenyaga: yaba ayo namenyaga nyabwiwe na ba nyiri ubwite nk’ubuhamya, yaba ayo namenyaga mu zindi nzira. Aya makuru yose niyo yatumaga mporana ikintu cy’ubwoba bukomeye muri njye bwo gupfa kubaka urugo.

Nkumva, mu bukene burenze urugero n’ubuzima bubi bubabaje ntababwiye twahuye nabwo mu rugo iwacu, nkibuka n’imikurire yanjye mibi nanyuzemo yangoye, nkumva aho kugira ngo niyobore hanyuma nzagere mu rugo rwanjye mpahurire n’akaga n’umuhangayiko byiyongera ku buzima bubi nabayeho, ahubwo nareka rwose Imana ikambera umuyobozi hanyuma mu gihe yagennye ikazampa umugabo yanteguriye akaza ari igisubizo aho kugira ngo azaze ambere undi umutwaro.

Aha ntabwo mvuze ko urugo rutagira intambara zarwo, zibaho rwose. Ariko hari izo ubona wasuzuma neza ukabona ko uzira kuba utarashishoje bihagije ngo ubanze usubire inyuma mbere yo gusimbuka.

Mu byukuri rero narategereje ari nako nsenga Imana. Ubwo niko abasore benshi baza bantereta, hakaba nubwo nanjye mbakunda kandi wabarebera inyuma rwose ukabona harimo n’abitonda bifite kandi bashaka kubaka, ariko nakwibuka ariya makuru yose nababwiye nakomezaga kugenda menya yaba ameza n’amabi ku byo kubaka urugo, nakwibuka wa mugabo wa Anitha nababwiye haruguru, ko na we twigana ku kigo yari nk’intama y’Imana none akaba yaramuhindutse akamubera nk’intare, n’abandi nagiye nsura bamwe ngasanga rwose ni amahoro abandi bo umuriro uraka mu ngo zabo, ibi byose narabikusanyaga mu mutwe wanjye bigatuma ngira ubwoba buhoraho n’impungenge zo gupfa kwemera ikintu cyose Imana itampaye uburenganzira.

Nasenga Imana iti: “ba uretse gihe cyawe si iki.” Noneho hakwiyongeraho n’igitutu cya Papa yanshyiragaho ngo ninshake umugabo vuba mve aho mu rugo ngo ndamusebya mu bandi bagabo n’aho mu rusisiro twari dutuyemo, ngo nigize umukobwa w’igitangaza ubenga abasore bose... Nshuti zanjye, ndababwiza ukuri yuko ibi byose byari nk’umusaraba nari nikoreye.

Ngaho namwe mumbwire: Ku myaka 25 nibwo narangije Kaminuza, Data na Mama barikokoye baranyishyurira none ndarangije, ninjye basa n’aho bategerejeho ko mbafasha kwishyurira barumuna banjye, no kubereka urugero rwiza nka mukuru wabo, none nanjye ninjiye muby’abarokore byo gusenga no gutegereza igihe cy’Imana ntazi igihe kizagerera uretse kuyizera gusa.

Bakundwa bene Data, niba hari ikintu nabonye kigoye cyane muri iyi nzira y’agakiza tubamo, ni ugutegereza igihe nyacyo cy’Imana kuri wowe.
Ariko hamwe n’ibyo, ngahora nsenga Imana, ninginga Imana ngo intabare izampe umugabo nyawe yanteguriye, mwiza uzambera uw’umugisha mu rugo rwacu kandi akabera Data ikimenyetso ko hari Imana mu ijuru ishobora byose itagira ikiyinanira.

Imana yogahoraho kuko yiyemeje kutazakoza isoni abayiringiye, ikambwira iti: “Mwana wanjye ihangane ukomeze kunyizera, uwo nakugeneye arahari, ni umukiristu ufite ubuhamya bwiza nemera, azaza aje kukumara agahinda, azabera umuryango wawe urufunguzo rw’ubuzima bwiza n’imibereho ihinduke, azabera umuryango wawe ikimenyetso ko ndi Imana, azabera irembo ab’iwanyu bose bakire agakiza, n’andi masezerano menshi yo kunkomeza.”

Imana ikambwira iti “Naza azaza ari igisubizo cy’ibibazo uhora wibaza ndetse n’ibindi utibaza azakubera igisubizo cyabyo.” Nimvuga gutya, abizera n’abemera ko Imana ivuga n’abandi bose yagiye ivugana nabo, abo nibo babyumva cyane.

Buri uko nsenze Imana, nayigera imbere mfite ibindi byifuzo, najya kumva nkumva n’icyumugabo irongeye irakigaruye ikivuzeho impumuriza iti: “Ihangane uwo wansabye arahari naza azasiba ibihe bibi waciyemo kandi abere abandi umuhamya bwo kunyizera ko nshobora byose.” Ngataha rwose numva nsubijwemo intege.

Mu gihe ibyo byose byabaga, umusore na we aho ari, amavi yarakobotse, inshuro arya ni nke cyane, ahora mu masengesho yinginga Imana ngo izamuhe umugore mwiza umukwiriye, Imana nayo ikamubwira nka kwa kundi ihora impumuriza nanjye, ikamubwira ngo yihangane umugore mwiza arahari kandi uzanyura umutima we. Noneho ubwo yaba njye yaba we, twembi ntitumenye ko Imana ishaka kuzaduhuza buri wese akabera igisubizo mugenzi we.

Igihe cyarageze mu mpera z’umwaka wa 2012, duhura mu bitangaza by’Imana bikomeye. Imana irambwira ngo igihe kirageze nitegure kubona umugabo mwiza nasabye kandi ngo nizere kwakira ukunezerwa kuyiturukaho. Naho ubwo umusore na we yamubwiye ngo yitegure agiye kubona umugore yifuje ko imuha (iyi nayo ni inkuru ndende ntabona uko nyibabwira yose hano).

Ntabatindiye rero umusore twaje guhurira mu birori by’umwe mu bakobwa twaririmbanaga muri korali ku rusengero yari yakoresheje ahantu, mu by’ukuri umusore ntamuzi na we atanzi, nkaba nari nshinzwe umurimo wo kwereka abantu ibyicaro (protocole) muri ibyo birori.

Ariko mbere mu gihe nasengaga Imana ikaba yari yarambwiye ibimenyetso bikomeye ntakuka bizanyemeza ko ari we, kimwe muri byo yambwiye ko mu gihe ndaba ndi muri protocole uwo ndabona yinjira aho turi aje n’imodoka y’umukara atwaye abandi basore bagenzi be batatu, imbwira nuko uwanjye araza yambaye, ndetse igerekaho ngo “n’ikimenyimenyi nujya kumwereka aho yicara, azanga kuhicara yiyicaze ahandi.” Imana yacu iravuga bene Data!

Noneho kuko icyo kimenyetso cy’uko nzamwereka aho yicara akanga, nari narakibwiwe kera hashira igihe kinini bituma mbyibagirwa, cyane cyane ko mbibwirwa icyo gihe ndibuka nibajije cyane ikizatuma mwicaza, n’aho nzaba mwicaza icyo gihe, kuko ntari nzi ko hari igihe nzakora protocole hakaba ari ho gukora kw’Imana kuzagaragarira. Nuko sinabitindaho ndavuga nti: “niba ari Imana ibivuze bizaba.” Imana yacu irakomeye bene Data!

Ariko kuko Imana yacu itibagirwa ijambo ryose yavuze ahubwo iririnda ibihe n’ibihe kandi ikarikurikira kugeza irisohoje kuwo yarivuzeho, nkuko Imana yabivuze niko byagenze, umusore naramwinginze ngo yicare aho namweretse nabo basore bagenzi be, we arananira pe! Kugeza ubwo yasize bagenzi be bazanye ajya kwicara mu rundi ruhande wenyine. Nkimara kubona ibyo bibaye, Mana we! Nahise nsesa urumeza, mu mutwe wanjye hagarukamo rya jwi Imana yambwiye ko nzamwereka aho yicara akanga, mbona kubyibuka byose, ngira ubwoba ntabasha kubabwira bene Data, ariko nkomeza kwiyumanganya no kwikomeza!

Nuko nyuma rero na we hari ibyo Imana yari yaramuhaye nk’ibimenyetso kuri njye. Ibirori birangiye aba ari we uza kunsuhuza by’umwihariko kuko mbere nari narasabye Imana ko mu bimenyetso yampa byose izandinde ko ari njye uzabanza kumuvugisha kuko nagiraga isoni n’ubwoba cyane.

Umusore mwiza rwose witonda, w’imico myiza wubaha Imana, wanejeje umutima wanjye kugeza ubu ntacyo Imana itankoreye, ndi uwo guhamya ko ibasha gukora cyane ibirenze ibyo dusaba n’ibyo twibwira nk’uko imbaraga zayo ziri zikorera muri twe.
Nuko umusore turavugana ariko tuvugana numva ubwoba busa nubwagabanutse kuko ibyinshi mu bimenyetso Imana yari yambwiye nari maze kubibonera aho, ntagishidikanya. Turaganira uko anganiriza n’amagambo meza y’Imana yuzuye ubwenge, nkumva bwa bwoba nagize nkimubona buragenda bugabanuka buhoro buhoro.
Duhana numero za telefone buri wese arataha, dukomeza kujya tuvugana kugeza ubwo ibimenyetso hafi ya byose Imana yambwiye maze kubibona n’ubwoba burashira noneho. Nimvuga gutya, abemera ko Imana ivuga koko abo nibo babyumva cyane.
Nuko gahunda zirakomeza kugeza dukoze ubukwe bwiza rwose turabana. Ubu ndi umugore ushima Uwiteka cyane kandi wishimira umugabo nahawe n’Iyandemye, ndetse na we abitangamo ubuhamya kenshi yuko ndi umugore yasabye Imana ikamumuha. Ubu dufite abana babiri b’impanga banini b’inzobe b’umwaka n’amezi atatu bitwa Faith na Foibe.

Nshuti bavandimwe muri Kristo Yesu, ndababwiza ukuri yuko niba hari umugisha nabonye ni umugabo yampaye. Hari ubwo mureba nkabura icyo mbwira Imana mu isengesho ahubwo nkarira amarira y’ishimwe gusa. Ubwo simvuze uburyo ari mwiza, akijijwe rwose, afite ubushobozi mu buryo bufatika, mbese ntako Imana itagize. Ni ukuri ni Imana yo kwizerwa ibihe byose. Sinirata ko mfite umugabo umeze atyo ahubwo ndirata yuko Uwiteka agira neza kuko si kubwo amaboko n’imbaraga zanjye ahubwo ni kubw’ubuntu bwe gusa.

Kimwe mubyo umutware wanjye yakoze gikomeye kiganisha ku isezerano ry’Imana yari yarampaye, ni uko yaje ari umuntu wikorera ku giti cye, nyuma yuko tubanye yahise akomeza kwishyurira barumuna banjye bose tuvukana uko ari batatu, babiri bakuru nabo biga muri kaminuza yabashakiye n’akazi ubu na bo biga banakora, murumuna wacu muto ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (secondary school). Nanjye ubwo anshakira akazi ubu ndakora, mbese rwose Imana ntako itagize ndayishima bene Data!

Ikindi rero gikomeye ni uko, nyuma yuko Imana inkoreye igitangaza gikomeye n’ababyeyi banjye bakabibona ko hari Imana mu ijuru ikora ibikomeye, icyo gihe mama yahise afata icyemezo cyo kwakira agakiza ubu ni umukiristu, mu rugo aba yigisha na papa ku buryo numva mfite ukwizera guhamye yuko na papa azakizwa akakira Umwami Yesu.

Sinirata ko mfite umugabo umeze atyo cyangwa ibyo bindi byiza maze kubona, ahubwo ndirata yuko Uwiteka Imana igira neza kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Si kubwo amaboko n’imbaraga zanjye ahubwo ni kubw’ubuntu gusa Imana yangiriye.
Nubwo njye yanyubakiye urugo mfite iriya myaka nababwiye hejuru, ariko ntibivuze ko nawe ariko izakugenzereza, wowe ishobora rwose no kukugirira neza ukiri muto bitamaze igihe kinini, kuko ikora uko ishaka mu gihe ishaka nk’Imana, gusa muri byose igikuru iba igambiriye ni ukunezeza twebwe abana bayo ikunda.

Nsoza rero ubu buhamya, nagira ngo mpamirize abantu yuko Imana yacu dusenga ntabwo ari ikigirwamana, si Imana y’indyarya rwose ahubwo ni Imana ivuga kandi igasohoza ibyo yavuze.

Ni Imana itirengagiza na rimwe abayisunze, ni Imana y’inyangamugayo, ni Imana idashobora na rimwe gukoza isoni umuntu wese wafashe umwanzuro wo kwigomwa byinshi byakamunejeje akabirekeshwa no gushaka kuyubahisha gusa. Mwene Data muri Kristo Yesu ihangane urwane intambara nziza yo kuba uwo kwishimirwa na yo, nubwo bitoroshye ariko umugambi ifite kuri wowe ni mwiza pe. Imana ibahe umugisha

Src: umuryango.com

Ese mu gihe cy’umubabaro wanjye Imana yari iri he?

Nitwa Lia, nakuze meze nk’abandi bana ariko byose byatangiye ubwo ababyeyi banjye batandukanaga, icyo gihe nari mfite imyaka 8 gusa, kuva ubwo numvise ari nk’igisasu cyinjiye mu mutima wanjye, nabonaga papa wanjye iyo byabaga ngombwa gusa

Kuva icyo gihe mama yauheye uburere bw’ababyeyi bombi kandi ari umwe, yadutoje gukunda Imana anatubwira ko Imana yasimbura papa mu buzima bwacu
Hashize iminsi mike nibwo twaje kwimukira mu kindi gihugu, icyo kiba igikomere cya kabiri, kuba mu gihugu cy’amahanga utanakuriyemo byari bigoye cyne ko noneho papa twari tumugiye kure cyane, ubwo rero nihuse twaje kubona undi papa bishatse kuvuga ko mama yashatse undi mugabo icyo gihe nari mfite imyaka 13, ari nabwo uwo mugabo yajyaga amfata ku ngufu kandi ari umugabo wa mama

Benedata nari nkomerewe umutima wanjye wari warabyimbye bikomeye kuko nubwo ibyo byambagaho, uwo mugabo akamfatanya na mama nabigize ibanga kugirango ndinde umuryango wanjye cyane ko noneho twwri turi mu gihugu kitari icyacu
Nakomeje gusenga Imana nyisaba kunduhura umutwaro wari undemereye, nyuma y’imyaka 6 mbayeho gutyo, nibwo naje kurwara indwara y’agahinda gakabije, ntekereza no kwiyahura ariko sinabigeraho, gusa mama yaje kunshakira umuganga umvura ndamwizera mubwira ibyambayeho byose

Nyuma rero naje gukizwa neza ariko ngiye kubatizwa numva nshatse kubivamo kubera agahinda n’umubabaro nahoranaga ariko Pasteur aransanga mubwira umubabaro wanjye amfasha kuwakira no kuwusohokamo ndemera ndabatizwa nyuma yo kubatizwa ubuzima burahinduka numva yesu abaye mugari muri njyewe, numva umutwaro w’umubabaro nari nikoreye umvuye ku mugongo ndaruhuka

Nari naravuye mu ishuri kubera umubabaro ndongera nsubira kwiga ubuzima bugenda neza gusa nsigarana umutwaro wo kubabarira papa umbyara watumye mpura na wa mu gabo wamfatanyaga na mama kuko iyo papa ataza kudusiga simba narahohotewe mu gihe kingana n’imyaka itandatu yose

Kumubabarira rero byamfashe umwanya munini ariko nabyo nza kubigeraho ndashima Imana ko ari nabyo byabaye iherezo ry’umubabaro wanjye
Uyu munsi wa none mfite imyaka 26 y’amavuko, narangije masters, mbayeho mu buzima bwiza cyane ayo ni amateka yambayeho ni nayo mpamvu ntateze kuzayibagirwa

Wowe sinkuzi nta nubwo nzi n’ubuzima ubayemo uyu munsi, ariko icyo nagusaba ni uguhamagara Yesu mu buzima butakunejeje ubayemo aragufasha byihuse nkuko yabinkoreye, Icyo bigusaba ni ukumwizera gusa

Amen!!

Nitwa UWITONZE Hoziane mvuka mu muryango w’abana 8 barimo abahungu batanu n’abakobwa batatu, ninjye muhererezi iwacu,

Nkuko muzi amateka yaranze igihugu cyacu cy’u Rwanda, naje kwisanga nsigaranya na mama na mukuru wanjye gusa abandi bose barapfuyemuri Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, gusa njye na mukuru wanjye ntitwagize amahirwe yo gukomezanya ubuzima na mama kuko na we yaje kwitaba Imana ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye

Mu mwaka wa 2012 nibwo nasoje amashuri yisumbuye, njya mu buzima busanzwe, nyum y’umwaka umwe ngira umugisha mbona ikiraka ntamazemo amezi atatu kukonahise nkora ipmanuka ikomeye

Icyo gihe hari ku itariki ya 24/7/2013, narazindutse njya mu kiraka nk’ibisanzwe ariko ngenda numva ntameze neza pe, nagezeyo nsanga bagenzi banjye bari kujya mu muganda turajyana, umuganda wararangiye mfata imachini nari mfite ya (laptop) nyishyira mu mugongo mfata aka moto ngo nsubire ku kazi

Twaragiye tugeze mu nzira dukora impanuka noneho ngwira ya machine nari mpetse ako kanya mpita mvunika umugongo, nahise njya muri koma nkanguka nyuma y’amasaha make ndi kwa muganga nkanguka nsanga umugongo wavunitse ndetse n’igice cyo hasi cyose kitagikora

Bene data nahuye n’ubuzima bubi burimo akababaro, nibazaga impamvu Imana yemeye ko ibyo bimbaho ariko burya hari ibyo yemera ko bitugeraho atari uko itwanze

Ubwo nakomeje kuba kwa muganga ariko nibwiraga ko nyuma y’igihe gito nzakira ariko siko byagenze nakomeje kuba kwa muganga kandi mbona nta gihinduka ndetse n’abambonye bose bakansha integer bambwira ko ri ukwakira ubwo buzima ariko nkakomeza gusenga nsaba Imana kuzankiza

Nivurije mu bitaro bikomeye birimo CHUK, KING FAISAL, KANOMBE, hose biranga, ubuzim bwanjye bwari ukuryama gusa kuko sinabashaga kweguka cyangwa guhindukira iyo naruhaga uruhnde rumwe byasabaga umuntu wo kumpindukiza nabwo acishije igitambaro mu mugongo ubundi agakurura nkahindukira gutyo

Nakomeje gusenga Imana cyane rero ngo imfashe kwakira ubuzima bugoye nari ndimo iramfasha ndiyakira rwose ndetse impa gukira ibikomere byo mu mutima cyane ko ari byo byari bigoye, impa umunezero, ikindi kandi sinabashaga kweguka ariko uyu munsi wa none ndecara

Naje kugira umugisha rero mbona inshuti zimpuza n’abaganga bo mu buhinde ndetse babona n’amafoto y’ikibazo mfite maze basanga bashobora kumvura nkakira neza, basanze byansaba amafaranga ibihumbi icumi by’amadorali (10.000$)

kugirango mbashe kuvuzwa, urugendo no kubaho muri iyo minsi nzaba ndi kwivuza
Nshuti wowe umaze gusoma ubu buhamya ugize icyo wamfasha haba kunsengera, cyangwa mu buryo bw’amafaranga waba ugize neza, Imana yazakwitura iyo neza ungiriye


Hoziane agendera mu kagare

Uramutse ushatse kumpa ubufasha wabinyuza hano:
Mobile Money: 0789479046 (UWITONZE Hoziane)
Account number: 0139020123884 (Cogebank)
Account Name: UWITONZE Hoziane

Ubutabazi bugeze , ndibuka rimwe hari kuwa kabiri , ndi ku musozi nabwo nsenga , naribujye kuganiriza ababyeyi bo mu Gitega ku ijambo ry’Imana ,nta mafaranga y’itike mfite, ndimo nsenga bigeze sa kumi n’ebyiri , mpagurutse ngiye gutaha ndi ku musozi , mbona abagabo babiri baje birukanka baturutse I Nyamirambo, barambwirango Imana iradutumye tuguhe iyi telefone, icyo gihe nta telefone narimfite,Imana iratubwiyengo iyi telefone niyo ugiye gutabarirwaho , iratubwirango tuguhe n’aya mafaranga ibihumbi bibiri , iratubwirango irabiziko ufite ubukene ariko iyi telefone uramenye ntuyigurishe . Abo bagabo bampaye telefone sinarimbazi ni ubwa mbere nari mbakubise amaso, mbabona nagize ngo ni abajura ndabahunga, ndirukanka ariko bampagarika bambwirako batumwe n’Imana.

Iyo telefone barayimpaye , bukeye bwaho nibwo navuye ku Gisozi kuko niho twakodeshaga, twari twaravuye mu Gatsata, tugera ku Muhima, tuva ku Muhima tujya ku Gisozi tugenda dushaka ahantu hari inzu ya makeya, navuye ku Gisozi nje kureba umumama w’inshuti yanjye wacuruzaga kwa Mutangana ariko mu byukuri siwe narinje kureba umwuka yari yakomeje kumpata ngo njye Nyabugogo guhura n’igisubizo cyanjye. Namanutse Nyabugogo namaguru, ngeze ku ndagara nibwo numvise imodoka ivugije ihoni burya iyo umuntu afite ikibazo , aba yumva nta n’umuntu umuzi , uba wumvako n’Imana yakuretse , uba wumvako uri ahantu wenyine ariko burya ntabwo ariko biba bimeze. Nubwo waba uri mu kibazo Imana irakuzi , Imana yo mu ijuru irakureba ,izi ibibazo byawe ntabwo uri wenyine. Icyo gihe njyewe numvaga ndi njyenyine kubera ibibazo byabaga bikomeye, kurya ari ikibazo, kubona aho kuba ari ikibazo, inzu twabagamo twari tumaze amezi abiri tutishyura urumva rero inzu y’ibihumbi icumi ikunanire kuyishyura biba bigoye urumvako no murugo ibintu uba waragurishije warabimaze ntakintu usigaranye. Imana yacu iyo ije gukora ihera kuri zero ntabwo ihera kuri byabindi bifatika ikora nk’Imana, irabanza ikavanaho imfatiro zose zigaragara yo igashyiraho urufatiro rwayo.

Numvise ihoni rivuze, ndakomeza kuko numvaga ntari mu nzira , ntakibazo nteje mu muhanda nigenderaga ku ruhande nk’abandi bagenzi bose ariko yongeye kuvuza ihoni nsa nukenuka ndebye nsanga ni umuntu tuziranye , arambaza ko nabuze ,mubwirako ubuzima bwanze nibera ku Gisozi , Mu Muhima twawuvuyemo. Ubwo aje ari igisubizo cyanjye ntabizi nanjye ntabyo nzi. Arangije arambwira ati mukozi w’Imana ko mbona ubuzima bwanze nguhaye ikiraka wagikora ? Ndikiriza ntaramenya n’ikiraka uko kimeze , arambwirango nkeneye umuntu wanshakira ivu ry’amakara , ni ivu ry’amakara ntabwo ari incenga, rya vu riva mu mbabura, rimwe riboneka aho bacuruza amakara, rimwe bamena. Ambwirako ashaka ivu ry’amakara kandi umufuka azajya ampa ibihumbi bibiri (2000), mu byukuri umuntu ubona n’inoti ya 500 aruko yasenze, ibihumbi bibiri ni byinshi cyane ,naramubwiye rwose nti: ivu nzarishaka. Yambajije niba mfite telephone , ndamumbwira ngo telefone ndayifite , ampa nimero ze, ambwirako ejo nzamuhamagara akampa imifuka ngatangira akazi.

Nafashe izo nimero niyemeza akazi ntaziko nzakagiriramo umugisha, ahari narinziko nzajya mbonamo bibiri byo kurya ariko rero hari ubutabazi ariho ngiye kuvana inzu, “Imana yacu ni ishimwe” ni ukuvaga ngo ya nzu Imana yavugaga yagombaga kunyura aho hantu, ubwo yampaye nimero ze nk’ejo ndamuhamagara musanga mu mashyirahamwe Nyabugogo mfata imifuka. Nahereye mu mashyirahamwe Nyabugogo nshakisha ivu, ibintu birimo umugisha w’Imana, ibintu birimo ijambo Imana yavuze bigenda neza. Iryo vu narinziko buzajya bwira nujuje nk’umufuka ariko siko byagenze, urumvako twumvikanyeko umufuka azajya ampa ibihumbi bibiri , arambwira ati , ahantu uzajya uribona hose imodoka izajya iza iripakire, ntuzajya uritwara ku mutwe, nzajya nza ahantu rirunze ndipakire.

Nyabugogo ahantu nahereye mbisaba nkubura ivu, kuberako kuhakura ivu batangaga amafaranga noneho bari babonye umuntu ubibakuriraho ku buntu, mbivanaho nabo baramfasha, ati tuvanireho imyanda , noneho babona mbibakuriraho bakandangira n’ahandi biri, umunsi wa mbere nujuje imifuka mirongo ine nkorera ibihumbi mirongo inani kandi nuwampaye akazi ntabwo yaraziko nabona n’amafaranga arenze ibihumbi bitanu ku munsi. Babonye nkora akazi bakajya bandangira n’ahandi hantu hari ivu ariko bo baryita imyanda. Bandangira Kiruhura hariya hantu hahoze isoko , hari ibyanda by’ivu kuva hasi ugera hejuru byari nka metero enye ,twarabipakiye ku munsi nkazajya nkorera ibihumbi nk’ijana na mirongo inani. Imana yakoze ibitangaza nkazajya ninjiza amafaranga , avuye mu ivu risuzuguritse kubera ibitangaza by’Imana. Ni ukuvugango mu cyumweru kimwe naringuze ikibanza cya miliyoni, mu kindi narubatse nzana amazi nzana umuriro muri rya vu ry’amakara. Uwiteka niho yacishije gutabarwa kwanjye. Iryo vu ry’amakara ryampiriye mu gihe gito kuko inzu yamaze kuzura, tukimara kuyubaka, tukimara kuyinjiramo rya vu ry’amakara ryahise rihagarara, rihita ribura isoko. Imana yari yavuze inzu kandi inzu yaribonetse , Imana yacu rero icyacu ni ukuyizera no kuyiringira.

Iyo wakiranutse ugakora n’ibyo Imana yacu ishaka, ntacyo Imana itadukorera, inzira zayo zirenga igihumbi, nabonye Imana icisha mu ivu ry’amakara impa inzu hari ku Gisozi ULK,nabonye Imana ikora imirimo n’ibitangaza impera umutware agakiza , umuntu warigeze ku rwego rwo gutwika bibiliya ariko ubu akaba ari umukozi w’Imana. Imana yacu nta kintu na kimwe cyayinaniye ahubwo icyacu ni ugukiranuka no kwizera gukora kwayo , ubwo rero mba mbonye inzu mu mujyi wa Kigali. Imana yatangiye kunsezeranya inzu turi mu kwa cyenda, imbwirako Umwaka ushira impaye inzu, ukwezi kwa cumi na kumwe narinyinjiyemo, inzu ifite umuriro n’amazi ku Gisozi rwose ivuye mu ivu ry’amakara. Kuberakon isezerano ryayo ntabwo rijya rihera. Nshimye Imana ko ijya isezeranya igasohoza, iyo wayinambyeho.Ku Gisozi Imana yahampereye umugisha , ngira inzu yo kubamo niyo gucururizamo.

Uko twifuza gutera imbere , nayon iba ishakako tugera ku iterambere, iyo ukora ibyo gukiranuka , izabigufashamo.Numvaga nshimye Imana ko impaye inzu , impa niyo gukoreramo, ariko ibona si aho gusa. Bari bamaze kuhashyira towa bavugako ari mumanegeka kubera guta agaciro kwaho ngo ni mumanegeka , Imana irambwira ngo njye kuguha indi nzu , ibimbwira Atari ukuvugango dufite urufatiro, urufatiro twari dufite ni iyo nzu, Imana yansanza mu kwezi kwa gatatu 2016, irambwirango ntabwo uzarenza ukwezi kwa cumi na kumwe kwa 2017 ntarakwimura hariya , numvagako kuhanyimura wenda izazana abakiriya ikahangurishiriza nkekako nagenda nkagura ahandi hagutse , niko nabitekerezaga. Imana ikajya imbwira ngo ije kunyimura , ikabimbwira mu byukuri iby’Imana ntabwo bipfa kuza, uko ujya gukora kugirango utere imbere ubone imibereho , nayo ishakako tuyikorera. Ibyo byose yabinkoreraga nkora umurimo w’Imana , nkora umurimo w’Imana uko nshoboye, ngirango hari nabambonye njya gusengera abantu mu isoko , aho yantumaga najyagayo, ntabwo nayigandiraga iza kumbwirako ije kunyimura, niyo yansanze irambwira, ntabwo ari icyifuzo nagize ngo nyibwire inyimure.

Urumva ntabwo narikubwira Imana ko nshaka indi nzu nta mafaranga mfite, nta kintu na kimwe narimfite ncungiraho ku buryo navuga ngo Mana nshaka inzu , ariko yararebye isanga mbikwiriye , iza kumbwira ngo nsengere inzu yanjye iri i Kagugu, nta muntu nari mpanzi, nkibaza uburyo iki inzu yanjye iri Kagugu , nta muvandimwe , nta nshuti , nkapfa gusenga kwizera ko iyakoze ibya mbere byose ibishoboye ariko nabonaga ntarufatiro.

Ndagirango iyo nzu nayinjiyemo ku itariki 24 z’ukwezi kwa 11. Kuyigura si uko narimfite amafaranga, ntayo ahubwo ni uko inzira zayo zirenga igihumbi. Hari hashize nk’imyaka irenga cumi n’itanu imbwiye ngo izampa amadarori. Mu byukuri famille yanjye ni famille iciye bugufi cyane , nta n’umuntu mfite muri famille navuga ngo azampa amadorari ariko kuko Imana ari Imana imvugo yayo irahambaye, imvugo yayo ni nziza.

Iyo nzu kugirango iboneke haje abashyitsi mu rugo kugirango mbafashe gusenga , haza abazungu. Burya Imana iteza ikibazo hakaza n’abazungu bavuye I Burayi bakaza ari twe bashaka bo batabizi. Abo bazungu baribaje mu ivugabutumwa bakoze umurimo w’Imana hariya kicukiro hari umudiyakoni umwe rero bagiye gutaha arababwira ati “ariko hari umumama wadufasha gusenga” abazana muri ubwo buryo rero ngo mbafashe gusenga ariko baje gusohoza isezerano ry’Imana.

Baje mu rugo rero turaganira , muri uko kuganira, sinarinziko n’abazungu buzura umwuka wera !!! Muri uko kuganira abazungu batubwira inzozi barose bari iwabo I Burayi , abazungu batubwira ukuntu barose babona umuntu umeze nkanjye , bambina mfite isuka, bambina ndi murugo bamfasha gukora inzu neza. bampaye miriyoni ebyiri baziko ngiye kuvugurura iyo nzu ariko Imana yo yariyambwiyeko ngiye kugura indi nzu. Nibwo bwa mbere narimbonye amadorari , Imana rero iba irabakoresheje , bampereza amadorari mu ntoki mu buryo bwo kugirango mvugurure inzu . Amafaranga nkiyafata muri iryo joro Imana yaransanze irambwirango impaye urufatiro rw’inzu ngo ngende njye kwishyura inzu iri Kagugu, mu byukuri ntabwo narinzi ahantu iri. Ndagirango mbabwire inzira z’Imana barayampaye nk’ejo, mbyuka kare njya kureba ahantu hari inzu. Nkigera i Kagugu , umukomisiyoneri wa mbere nagezeho yandangiye inzu iri iruhande rw’umuhanda neza nkuko Imana yari yarabimbwiye ariko nsanga irahenze. Yarambwiye ngo aha hantu hashaka miliyoni eshanu, icyakora ni enye. Imana ijya iteza ibibazo kugirango ikemure ikindi mu byukuri yariyaranze eshatu n’igice ariko biba ngombwa ko hari ikibazo Imana iteza miliyoni ebyiri arazemera, Imana iba impaye inzu mu buryo bw’igitangaza ikoresheje abo bazungu. Imana ijya iteza umuntu intambwe iyo wakoze imirimo yo gukiranuka utayiryarya, ukayikorera utabitezemo inyungu zawe. Muri uwo murimo w’Imana nagiye nkora nta nyungu zanjye nagiye nshaka ahari iyo nza kuzishaka n’Imana ntiba yarampembye. Niyo mpamvu njya nkunda kubwira abantu, tujye dukunda gukora umurimo w’Imana , tutagamije izindi nyungu zacu bwite, dushake inyungu z’Imana. Iyo Imana wayirwaniye ishyaka nawe irakubwira. Mu murimo w’Imana ngafasha benedata gusenga, atari ukugirango ahari namamare.

Rero ndishimye Imana ko icyo kintu yagikoze, ikintu nabonye Imana ijya ireba ni ikintu wakoranye umwete , ukiranuka . Imana ishimwe. Hari ikintu kibabaje niba mwedata agusanze ngo umufashe gusenga , ukamwaka ibihumbi makumyabiri , tujya tubyumva hirya no hino , izo nin inyungu zawe bwite nta kintu uzishyuza Imana . Ariko iyo wakoreye Imana iraguhemba utarayishyuza kandi itaraguhemba ufite no kuza ukavugango Mana naragukoreye nanjye mpemba . Inyungu z’Imana tukiri mu isi tujya tuzibona kandi ikirenzeho ikazaduha ubugingo , mu gukorera Imana rero dushyire ubugingo imbere nta kindi.

Ikintu cyanteye gukomera ni ugusenga ,iyo nza kumva inama z’abantu mba narabivuyemo. Kuko abantu babona ari ibintu bikomeye ariko mbere yo kugira icyo abantu bavuga banza wumve icyo Imana ivuga. Ndibukako abana b’abantu bambwiyengo uriya mugabo muveho, ariko hamwe no gusenga Imana ntiyanyemereye kwicira inzira. Icyankomeje ni ugukorera ubugingo , nta kindi nta by’isi nashakaga. Rero nakomeje gusenga Imana nubwo umutware yankubitaga nakomeje umutima wanjye numva ko ubugingo nzabubona. Imana yangiriye neza iramfasha, umutware yarageze ku rwego rwo gutwika Bibiliya gukizwa ntibyari byoroshye , umuntu warugeze ku rwego rwo kunkubitira mu rusengero ariko Krisito yaranshoboje , ubu turashima Imana mu rugo. Ubu turi abarokore beza babanye neza , icyo gihe twari tubanye twarishyingiye , ubu twarasezeranye nambaye n’impeta , Uwiteka yadukoreye ubukwe bwiza cyane.

Urumva rero iyo nza kwicira inzira umutware wanjye nkamuvaho aka gaciro mfite simba nagafite , ubu ndi umubyeyi ,umutware wanjye tubyumva kimwe, ubu ni cheri na shushu.


Umva Ubuhamya bwa Florence, aravuga uko yahawe n’Imana inzu iyikuye mu ivu ry’amakara (Igice 3)

Eddy ni umusore wari warabaswe n’ubusambanyi ubuzima bwe bwose, yahoraga yiruka ku bakobwa beza n’ubwo yari azi ko ubusambanyi ari icyaha ariko yaburaga imbaraga zo kubireka haza kwikubitiraho umwe mu bayobozi b’idini wamwoheje gukomeza gusambana, ariko nyuma uwiteka yaramugendereye arihana arababarirwa kandi ahabwa imbaraga z’umwuka wera.

Mu gihe yari afite imyaka 21, Eddie yatangiye kugira igitekerezo cyo kwegera Imana. Yari yarakuriye muri itorero Gatulika, muri icyo gihe yari afite umukobwa bakundanaga ariko bahoraga basambana. n’ubwo yari azi ko byangwa n’Imana ariko Eddie yaburaga imbaraga zo kubireka. Umunsi umwe yabwiye uwo mukobwa ko atazongera gukora icyo cyaha kuva ubwo umukobwa ahita amwanga.

Eddie aragira ati: “nyuma yo kubwira uwo mukobwa ko ntazongera guhemukira Imana numvise umutima wanjye uguwe neza, ariko nari nkeneye gusaba Imana imbabazi kubwo gukora ubusambanyi, Nafashe umwanzuro njya mu kiriziya mbwira umwe mu batambyi ibyaha nakoze byose hanyuma ambaza niba narakoze imibonano mpuzabitsina nkoresheje agakingirizo, nuko ndamwikiriza arangije arambwira ati ibyo ntacyo bitwaye.

Nyuma yo kuva mu kiriziya numvaga nishimye ariko nyuma ntangira guhangayika numva ko gukoresha agakingirizo bidakuyeho ko ari ubusambanyi nkora, nabyibajijeho igihe kirekire ndangije mfata umwanzuro wo guhagarika ubusambanyi kugeza igihe nzashyingiranwa n’umugore.

Umunsi umwe, incuti yanjye yarantumiye ngo tujyane gusenga aho bita Horizon Christian Fellowship mu gace kitwa San Diego. Mu by’ukuri sinari naramenye uburyo basoma Bibiliya numvise nishimiye ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo zaharirimbiwe ariko numvaga ntashobora kureka ingeso mbi zanjye nagenderagamo. Nyuma batubwiye amagambo meza atubwira ko ubusambanyi ari kizira imbere y’uwiteka, kuva ubwo naretse ubusambanyi ariko birananira kureka kwiruka inyuma y’abakobwa ariko nkajya nibuka ko nasezeranye ko ntazongeara gusambana kugeza nubatse urugo.

Nakomeje kujya kwiga Bibiliya, nuko nigishwa imbaraga z’umwuka wera. Imana yavuze ko ishobora kuguha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo(Abakorinto 10:13) ibigeragezo ni rusange ku bantu bose,ariko Imana ni iyo kwiringirwa, kandi ntizemera ko ugeragezwa ibirenze ubushobozi bwawe,ariko ibigeragezo bikwegeza hafi y’Imana kandi kuko nta kintu kinanira Imana nahise nizera ko izanshoboza kureka ubusambanyi.

Nyuma y’amezi abiri nkurikirana inyigisho za Bibiliya, narasenze nsaba Yesu kumbabarira ibyaha byanjye byose. Nasabye umwuka wera kuza mu bugingo bwanjye no kumpa imbaraga zo kubaho uko Imana ishaka ko mbaho.

Kugeza ubu narabohowe nkurwa mu busambanyi, iyo ntekereje guteshuka, umwuka wera aranyigisha akamfasha kwibuza inzira mbi ku bw’ubuntu bw’Imana. Nakijijwe mfite imyaka 21 ariko nyuma y’imyaka itandatu nashyingiranwe n’umukobwa mwiza kandi mu gihe twamaranye dukundana ntitwigeze tugwa mu cyaha cy’ubusambanyi, ndashima yesu ko yambohoye Amen!”

Source: www.truthsaves.org
Vestine agakiza.org