Amakuru anyuranye

Kwamamaza

agakiza

Iserukiramuco ry’amahoro mu nama ya kabiri y’Ihuriro ry’abanyamadini i Seoul, yakiriwe n’Umuryango Mpuzamahanga ugamije kwimakaza umuco w’amahoro no kugarura urumuri ku isi (HWPL) ry’iminsi ibiri ryaberaga i Seoul mu Murwa mukuru wa Korea Y’Epfo ryasojwe kuri iki Cyumweru hafatwa ingamba zo kwimakaza umuco w’amahoro ku Isi.

Iryo serukiramuco ryitabiriwe n’abantu bagera ku gihumbi barimo abahoze ari abakuru b’ibihugu, impuguke mpuzamahanga mu mategeko, abaminisitiri batandukanye, baturuka mu bihugu byabo, abayobozi b’amadini,n’abahagarariye abagore baturutse mu bihugu 130 byo ku isi.

Abitabiriye iryo serukiramuco babarirwaga mu bantu 100,000, bari bakoranye mu rugamba rwo gukora ubuvugizi ngo harebwe ko intambara zahagarara ku isi.

Ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco wabereye muri Stade ya Seoul Jamsil Olympic yo muri Korea y’Amajyepfo, kuri uyu wa 18 Nzeri witabiriwe n’Umuyobozi wa HWPL Man HeeLee, n’uw’umuryango Mpuzamahanga w’abagore bahanira amahoro (IWPG), Nam Hee Kim, na Du Hyen Ki uhagarariye umuryango mpuzamahanga w’urubyiruko ruharanira amahoro ku isi (IPYG).

Akarasisi kasaga n’akabaye hasozwa imikino ya Olempike y’i Rio, niko karanze ibyo birori gakoranwa ubudasa, abantu bafite indabo ziranga ibihugu byabo, habyinwa imbyino zishingiye ku mico y’ibihugu, imimerere ya cyami, indimi zitandukanye, kwambara bidasanzwe (Mask)…, uwiyerekanaga yabaga yambaye hakurikijwe umuco w’igihugu cye, ibintu byatumye abari aho bahaguruka bizihirwa n’ibirori.

Umuyobozi wa HWPL, Lee mu ijambo rye yagize ati “ Uyu munsi muri iri serukiramuco ry’amahoro ryibutsa ku nshuro ya kabiri ibikorwa by’umuryango mpuzamahanga w’impuzamatorero yita ku kwimakaza umuco w’amahoro (WARP), umwuka w’Imana uturuka mu Ijuru, n’uwabatuye isi yakoranye n’amatwi, amaso, n’imitima y’umuryango mpuzamahanga. Nimureke tubasabe ( Abayobozi b’amatorero, n’abakuru b’ibihugu), gusinyira umusanzu wo guhagarika intambara ku isi, mureke natwe tuwutange. Iyi niyo nzira nziza yo gukunda isi n’abayituye, nk’urumuri, imvura n’umwuka byo mu ijuru. Iyi ni yo politiki nziza, ni naryo yobokamana nyakuri, uru nirwo rukundo n’amahoro nyakuri.”

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’abagore baharanira amahoro ku isi IWPG, Kim yasabye umuryango mpuzamahanga gukorera hamwe mu rwego rwo kwihutisha gahunda zizana amahoro.

Yagize ati “Abakuru b’ibihugu byose ku isi, bakwiye guhuriza hamwe mu rwego rwo kwimakaza amahoro, no gutanga umusanzu wabo mu kwimakaza amahoro no guhagarika intambara. Icya kabiri, amatorero yose yo ku isi, akwiye kurenga imbago agashyiraho amahame agamije kwimakaza umuco w’amahoro. Icya gatatu, abagore bose n’urubyiruko rwo ku isi yose, bagomba kwinjira mu miryango ya IWPG na IPYG, hagamijwe kugarura amahoro. Icya kane, amasomo ku mahoro akwiye kwinjizwa mu burezi bwo ku isi yose ndetse akitabirwa na bose.

Igikorwa nyamukuru cyagaragaye muri uyu muhango ndetse kigakora ku mitima ya benshi ni ibikorwa byakozwe n’itsinda ry’urubyiruko 11,440, baturuka mu Muryango mpuzamahanga uharanira amahoro. Ibikorwa bahakoreye byagaragaje imbaraga zidasanzwe bamaze amezi atanu bakoresha baharanira amahoro, byatumye abari aho bose basagwa n’ibyishimo bakarira.

Umwe mu bagize urwo rubyiruko rwakinnye uwo mukino witwa Min Ji Song yagize ati “ Abenshi mu bagize iri tsinda babashije guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo baharanire amahoro. Nizera ko uyu mutima wagakwiriye kuba imbuto ziterwa mu mitima y’abantu bakigiramo amahoro arambye.”

Yakomeje avuga ko yifuza guha icyizere abantu bose bo ku Isi bazahajwe n’intambara, n’imidugararo.

Umukino wari ugabanyije mu bice bitatu: Amateka n’ububabare bwo mu ntambara ya mbere n’iya kabiri y’isi, ibikorwa byo kugarura amahoro by’umuryango HWPL, n’uruhare rwawo mu kunga Korea zombi, hagamijwe kwimakazwa amahoro.

Itsinda ry’umuryango mpuzamahanga w’urubyiruko ruharanira amahoro ku Isi, IPYG ryarishimiwe cyane ndetse riba urwibutso rw’inama ya WARP.

Imibare itandukanye yagarutse ku gushimira ibikorwa by’amahoro by’umuryango HWPL uharanira amahoro no gushimira Inama ya kabiri y’ihuriro ry’abanyamadini.

Uwahoze ari perezida wa Repubulika ya Croatia, Ivo Josipović yagize ati “ Gutangaza amahoro no guhagarika intambara, ni ibikorwa by’indashyikirwa by’umuryango Mpuzamahanga wiyemeje kwimakaza amahoro no kugarura urumuri, ni umusanzu mwiza mu guhirimbanira amahoro ku isi. Gutangaza umuco w’amahoro, ntibyabwiwe abategetsi b’ibihugu by’isi mu rwego rwa Politiki gusa, ahubwo byabwiwe buri muntu wese, byatumye yumva ko hakwiye kugira igikorwa cyihutirwa mu guhagarika intambara no kugarura amahoro ku isi.”

Umwami w’ubwami bwa Cambodia, TepVong yatanze ubutumwa bwo gushimira.
Yagize ati “ Ndizera ko inama mpuzamahanga ya WARP y’uyu mwaka izasigira abatari bake amahoro, n’ibyishimo, ubugwaneza, impuhwe, kubabarira, kwirinda intambara, n’imbaraga nyinshi mu guharanira amahoro, ibyishimo no kwishyira ukizana mu buzima bwabo bwa buri munsi mu miryango yabo, muri sosiyete no mu isi muri rusange.”

Iri serukiramucvo ry’amahoro ryatangiye ku wa 17 rigeza ku wa 19 Nzeri 2016, ibikorwa byose byabereye muri Hoteli Mpuzamahanga ya Sam Sung.

Ku wa 19, ku munsi wa nyuma abashyitsi basaga 1000 bo muri Korea no hanze yayo barashimiwe nyuma y’ibiganiro byabaye ku wa 17 Nzeri 2016. Byarangiye abari aho bemeranyijwe igihe amahoro azaba yamaze kwimakazwa binyuze mu gushyiraho imirongo migari yo guhararika intambara.

source: igihe.com

Abana babiri babakobwa umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 9 ubwo bari basohotse mu rusengero bagwiriwe n’urubura rwinshi umwe w’imyaka 12 yitaba Imana.

Uwo mwana wapfuye yitwa Esther Jung ari nawe mwana w’umushumba w’iryo torero, yasohotse mu materaniro yo kucyumweru mu rusengero ruherereye Chicago agiye gukinira mu rubura ngo kuko yabikundaga cyane. Nyuma y’isaha imwe rero basohotse we na mugenzi we ababyeyi b’umwana witabye Imana batangiye gutekereza impamvu atahise agaruka kandi hanze hari hakonje batangira kugira ubwoba.

Amakuru dukesha www.christianheadlines.com avugako ababyeyi bahise biyemeza gusohoka bashakisha abana ariko basanga urubura rwabatwikiriye.

Esther Jung rero basanze yapfuye naho mugenzi we umwuka utarahera ariko ameze nabi bihutiye kumujyana kwa muganga gusa kurubu amakuru aturuka kubitaro aho umwana arwariye aravuga ko agenda amera neza.

Umuturanyi wa Jung Peg Gradl, yatangaje ko Jung yakundaga gukinira mu rubura ndetse no kurukinisha yubakamo utuntu dutandukanye, gusa ikibabaje nuko birangiye rumuhitanye “Imana imwakire”

Polisi ya Chicago irihanganisha ababyeyi babuze umwana inakomeza kwibutsa ababyeyi ko bakwiriye kuba maso bagakurikirana imyifatire y’abana umwanya k’uwundi, ndetse bakita no kumikino bakina ngo kuko hari ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ababyeyi bo muri iyi minsi batewe impungenge n’iterambere rizamuka umunsi k’uwundi cyane cyane irijyanye n’ikorana buhanga, aha baribanda kuri izi smartphone bavuga ko ziri gufasha abana babo kwangirika ndetse ngo n’imyitwarire igahinduka.

Umunyamakuru w’agakiza.org yegereye ababyeyi batandukanye ababaza ki kibazo, bamwe baremeza ko smartphone ari nziza rwose ngo ko zibafasha kuvugana n’abana babo umwanya k’uwundi ngo ndetse bituma nabo bamenya aho isi igeze.

Abandi nabo bakavuga ko ngo zibayobereza abana ngo kuko bajya kuri internet bakahakura ibintu bibi nk’amashusho y’ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge ngo ndetse n’iyindi mico itari myiza, ngo hari nubwo kandi abana barangara ntibabashe kwita kunshingano zitandukanye baba bafite harimo kwiga neza ndetse n’uturimo two murugo rimwe na rimwe baba bakwiriye kwita ho.

Bakomeza bagira bati hakenewe uburyo bwo kwigisha abana bacu uko bakoresha izi smartphone mu buryo bwiza ngo kuko nibititabwaho ziborekera abana.
Twabajije umubyeyi umwe impamvu abona ari bibi yarangiza akemera kuyigurira umwana we aradusubiza ati “sinakwanga kuyimugurira kuko mbyanze bwacya akayinjirana mu nzu ayikuye ahandi hatari heza ati ariko ndahangayitse pe!”

Amakuru dukura kuri BreakPoint.org/phone. avugako koko izi mpungenge zifitwe n’ababyeyi benshi ngo ariko iki ngenzi atari ukugira impungenge gusa ahubwo ngo hakwiriye kubakwa ubucuti bukomeye hagati y’ababyeyi n’abana ngo ndetse n’ikizere.

Kuburyo umubyeyi amenya umunsi kuwundi ngo ni ibiki umwana ahugiyemo, ngo ndetse kuburyo n’ikibazo cyose umwana yibajije ashobora kugirira ikizere umubyeyi akaba yamusobanuza.

Umugabo witwa David Eaton wakoze ubushakashatsi kuri iki kibazo yasanze ahanini abana bakoresha smartphone mu buryo bubi baba batagira umwanya uhagije wo kwicarana n’ababyeyi babo ngo baganire barebana, ngo hari nubwo usanga abana batinya kwegera ababyeyi babo bitewe n’uburyo babitwara ho, abana rero bagashaka uburyo bwiza bwo kwisubiza ibibazo batavuganye n’ababyeyi babo.

David akomeza avuga ko ngo mbere y’uko umubyeyi agurira umwana smartphone haba hakwiriye kubanza kubaho ikiganiro mbese umubyeyi akaba koko yasobanurira umwana mu bugwaneza nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, akamubwira ibyiza n’ibibi byayo hanyuma akayimuha nk’uko aba yabigambiriye.

[email protected]

Abana cyane cyane bari hagati y’umwaka n’imyaka itatu ntibaba bashaka gusigara mu rugo iyo babona ababyeyi babo bagiye. Benshi rero bararira ugasanga ababyeyi bakora ibishoboka ngo barinde umwana ako gahinda gusa akenshi babikoranabi.

Dore uburyo bwiza wabikoramo :

Abana bato bari mu kigero cy’imyahka hagati 1-3 bakunze kutemera ko ababyeyi babo babasiga murugo ahubwo babona bagiye bagasigara barira, bamwe mu babyeyi ntibamenya uburyo bwiza bafatamo abana babo kuburyo batabasigana agahinda cyangwa bari kurira.

Uyu munsi rero turakubwira bimwe mubyo wakora mugihe ugiye kugenda kugirango umwana adasigara arira

1. Muteguze ko uri bugenda

Cya gihe uri kwitegura bibwire umwana, ntacyo bitwaye kumubwira aho ugiye ukamubwira igihe uri buzire ushobora kumubwira n’icyo ugiye gukora yo cyane ko iyo atangiye kuvuga hari n’ubwo nawe abikwibariza sibyiza rero kumubeshya.

2. Sibyiza kumwihisha

Inkuru dukesha agasaro.com bavuga ko mugihe ugiye kugenda ukwiye kwirinda kwihisha umwana ngo ugende atakureba ahubwo ushobora kumusezera neza ukamubwira ko muri bwongere kubonana.
Kwihisha umwana bituma yibaza impamvu atakubona kandi wari uhari bigatuma arira cyane ndetse agatangira no kugutakariza ikizere.

3. Mureke aguherekeze

Niba usoje kwitegura ugiye mwemerere aguherekeze nurangiza umusezere neza asubire murugo hamwe n’umurera.

Ubwa mbere n’ubwa kabiri bishobora kudahita bikunda nubundi umwana agasigara arira ariko buhoro buhoro uko ubimumenyereza ugenda ukongera ukagaruka birangira abimenyereye.

Biruta cyane kubeshya umwana ibintu bitandukanye, burya ntako bisa kubakira ku kuri bituma umwa akura ari umunyakuri kandi agirira ikizere ababyeyi be.

[email protected]

Hashize imyaka itari mike, ikigereranyo cy’ubukristo mu bihugu byateye imbere kigenda kimanuka, ariko bikarushaho gukabya uko iminsi igenda ishira kuko muri ibi bihugu imibare y’abakristo igenda ikendera, ibintu biteye impungenge cyane ko muri ibi bihugu ariho hagiye haturuka abantu bakwirakwije ubutumwa bwiza mu myaka yo ha mbere.

Iyo ukurikiranye amakuru usanga abamisiyoneri bagejeje ubutumwa bwiza bwa Yesu ku migabane nka Afurika na Aziya kimwe n’ahandi baragiye baturuka mu bihugu kenshi by’Uburayi, ariko kugeza ubu siko bikimeze kuko amabarura atandukanye yerekana ko ubukristo bumaze gucika intege muri biriya bihugu ku rwego rwo hejuru.

Christian Today itangaza ko imibare yenda gushyirwa ahagaragara n’ikigo Britain Social Attitudes (BSA) cyo mu Bwongereza igaragaza ko ubukristo bugenda bucika intege ku buryo bamwe babibona nk’inzira yo kurangira kwabwo mu Bwongereza.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nubwo igabanuka ry’ubukristo hari aho ryavuye kuri 49% kugera kuri 48%, ariko igiteye impungenge cyane ari uko usanga umubare munini kugeza ubu batagifite amatorero babarizwamo.

Iyi mibare kandi ikomeza yerekana ko indi mpungenge ari uko umubare munini w’abakiri bato nko ku myaka 25 ku manura batemera iby’ubukristo. Ibi bivuze ko niba bwitaweho n’abo mu myaka yo hejuru ejo habwo hakemangwa.

Uretse iki kibazo kigaragara mu Bwongereza, kimwe n’ahandi mu bihugu byateye imbere, ibi bihuzwa n’amategeko atandukanye asinywa ahabanye n’amahame y’ijambo ry’Imana, aha twavuga nk’ayo gushyingira ababana bahuje ibitsina bikorwa no mu matorero yitwa aya gikristo ndetse n’andi menshi.

Iki ni ikimenyesto cy’uko ibi bigugu bikeneye inkunga y’amasengesho, ariko nanone twakwibaza, ese ko basubiye inyuma barigeze kugira ububyutse bwateye no gutanga ubuzima bwabo bakaza kutubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, twebwe hari abiteguye gukora nk’ibyo? Cyangwa duhugiye mu isi gusa kandi ubugingo bwa benshi burimo gukendera?

Urasabwa gukomeza gusenga cyane!

Umushumba mukuru w’itorero Saddleback Church muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Pastor Rick Warren, yatanze ubutumwa bukebura abakristo, abibutsa ko badakwiye gufata isi nka gakondo yabo batuyemo, ahubwo bakwiye kuyifata nk’inzira bacamo berekeza iwabo h’iteka.

Christian Post (CP) yanditse ko mu ntangiriro z’iki cyumweru tugiye gusoza ari bwo uyu mukozi w’Imana uyoboye rimwe mu matorero manini muri Amerika, yanditse ko abakristo by’umwihariko bari bakwiye kumenya ko iyi isi bayihawe nk’ahantu umuntu akorera ikiraka cyarangira agataha iwabo.


Pastor Rick Warren

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu 2 Abakorinto 4:18 hagira hati ‘’Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose’’, yashimangiye ko kureba ku bitaboneka ari kimwe mu byafasha umukristo kutarangara ngo asitare ataragera iwabo.

Mu butumwa bwe yagize ati ‘’ Kumenya uku kuri byari bikwiye guhindura imyumvire ya benshi, bakamenya aho bakwiye guhanga amaso ku bintu bitazashira aho kubihanga kuby’akanya gato.’’

Yakomeje agira ati ‘’ Nujya wumva bikuyobeye, ukumva wuzuye gushidikanya, wibaza kubyo ufite cyangwa udafite, ujye uzirikana iri jambo ngo ‘sindagera iwacu’, ujye wibuka ko nupfa ntabwo uzaba uvuye mu rugo, ahubwo uzaba utashye mu rugo.’’

Yakomeje yifashishije ingero z’abatubanjirije yerekanye uburyo kuba abakristo batari iwabo bahahurira n’ibibazo bitandukanye, ati ‘’ Pawulo yari umwizerwa ku Mana yarangirije muri gereza, Yohana yari umwizerwa bamuca igihanga, amamiliyoni y’abakristo b’abizerwa bararenganyijwe, buriya hari ingorane nyinshi z’umuntu utari iwabo ahura nazo, kandi kuko nta burenganzira busesuye aba afite bimusaba kwihanganira aho kugeza ageze iwabo.’’

Rick Warren wanditse igitabo Ubuzima bufite intego cyakunzwe na benshi, akunze gusohora inyandiko zitanga inama mu bice bitandukanye by’ubuzima.

Umunya Afurika y’Epfo w’umukristo Wayde van Niekerk wegukanye umwanya wa mbere mu barushanwa gusiganwa mu banyamaguru metero 400, yatangaje ko ashima Imana kubwo kumuhesha iyo ntsinzi muri iryo rushanwa. Wayde van Niekerk yegukanye uyu mwanya nyuma yo guhiga bagenzi be akoresheje amasegonda 40.03, akaba awusimbuyeho Michaël Johnson wari uwumazeho imyaka igera kuri 17.

Mu magambo ye yuzuyemo amashimwe menshi no guha Imana icyubahiro yagize ati ‘’Mpfukamye aha mvuga nti Mana ushimwe ku bw’uyu mugisha, icyo nabasha kuvuga gusa ni uko Imana ihambaye, nayirekeye byose mu biganza byayo, icyo nakora uyu mwanya ni ukuyiramya gusa.’’

Akomeza agira ati ‘’ Napfukamye kenshi nsenga, nsaba Imana kunyobora kuri buri kiciro, nageze aho nandika ngira nti ‘’Yesu ndi uwawe, nkoresha.’

Wayde van Niekerk w’imyaka 23 y’amavuko, yari amaze imyaka 3 atozwa n’uwitwa Botha Ans nawe w’imyaka 74.

Mu bisanzwe si kenshi abakinnyi b’ibihangange ku rwego nk’uru wumva bashyira Imana imbere mu byo bakora, icyakora nanone iyo babikoze bihindukira benshi inzira yo kumenya ko Imana ikora. Ubundi usanga abagez eku rwego nk’uru bavugwaho kwiyambaza imyuka mibi no gukorana n’imbaraga za satani. Uretse uyu ugaragaje imyemerere ye hari n’abandi bakinnyi mu mikino itandukanye basigaye berura bakavuga iby’ubukristo bwabo, yewe ntibabura no kwemeza ko ibyo bagezeho babikesha Umwami Yesu.

www.infochretienne.com

Nyuma y’ibiza by’imvura nyinshi, inkangu byibasiriye agace ka Gakenke bigahitana abantu 34 ndetse bigasenya amazu 1425,ibiraro biracika ,imihanda irafungwa, amatungo arapfa. Ihuriro y’amatorero y’ababatisite mu Rwanda rifatanije n’abaterankunda guturuka muri Denmark bakusanyije inkunga yo kunganira imiryango 35 yasizwe iheruheru ni iyi mvura ribaha amabati 30 n’imisumari kuri buri muryango.

Nubwo kandi Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu UWIMANA Catherine aterura neza ngo avuge ikibazo cy’inzara ariko yemeza hari abaturage babeshejwe n’imfashanyo Leta y’u Rwanda itanga ku miryango ibayeho nabi irimo ibigori n’ibishyimbo.

Kubona impano nk’iyi kuri mukecuru NTANEZA RUSIYA ngo ni umugisha. Yagize ati : “Twishimiye iyi nkunga duhawe n’iri torero kandi pe ntitubazi nabo ntibatuzi. Njyewe mfite abana 8 nagiye ncumbikisha mu miryango itandukanye kubera inzu yacu yasenywe n’ibiza. Sinjye uzarota iyi nzu yuzuye ngo aba bana banjye batahe. Turashima kandi Perezida wa Repubulika uduhaye ibyo kurya.

Umuvugizi w’itorero ry’AEBR mu Rwanda Rev. Doc. Munyamasoko GATO Corneille uherutse no guhabwa igihembo cyo guharanira amahoro no gukumira amakimbirane ku isi,yashimiye abaturage ba Gakenke aho bageze biyubaka nyuma y’ibyago bahuye nabyo anabasaba gukomeza gukunda bakishakamo ibisubizo. Agize ati “ Buri wese ni urugingo rwa Mugenzi we kandi buri wese n’Imahirwe y’undi. Turi imirimo y’Imana kw’ Isi ,itorero ry’AEBR ryabageneye iyi nkunga ngo ibafashe
Itorero ry’AEBR ryatangiye mu mwaka 1967 rizanywe mu Rwanda n’abamisiyoneri bari baturutse mu cyahoze ari Gisenyi,kuri ubu rikaba ribarizwa hose mu gihugu cy’u Rwanda. Rev.Pasteur Sibomana Andre ari nawe ufite kurwanya ibiza mu nshingano ze arasaba andi matorero yose kumenya ko gufasha ababaye ,Gufasha abatishoboye, gutabara abarimukaga ,kwegera abashavuye ,kubaka Amahoro ari ukuzuza inshingano Yesu Kristo yasigiye itorero.

Si itorero ry.AEBR gusa kuko ngo kw’ikubitiro Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ministere ishinzwe gucura impunzi n’ibiza n’izindi ministere zierebwa n’iki kibazo Zakusanyije inkunga yo kubakira abaturage no kubaha ibyo kurya bitandukanye.

Umushumba w’Itorero Restoration Church ku Isi, Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, avuga ko gusezeranya umugeni utwite ari umwanda, kandi ko isezerano ari irya babiri ridakwiye kuzamo uwa gatatu.

Mu matorero amwe n’amwe bafata gusezeranya umugeni utwite nk’ikizira, ndetse hari n’aho babanza gupima umukobwa ngo barebe ko adatwite, mu gihe hari n’andi matorero abifata nk’ibisanzwe.

Muri uku kwezi, Apôtre Joshua Masasu, aherutse kuvuga ko gusezeranya umugeni utwite Bibiliya itabyemera. Ati « Gusezeranya umugeni utwite ntibyemewe rwose, igihango ni babiri bagikora si batatu; iyo habayemo inda ubwo ni batatu kandi nta muntu usezeranya abantu batatu. Ikindi kubasezeranya ni uguhesha ubusambanyi agaciro, kuko Bibiliya iravuga ngo gushakana kwera kubahwe na bose. Ibintu byagiyemo umwanda oya njye ndumva ari umwanda. »

Akomeza avuga ko uwiyunga na maraya aba abaye umubiri umwe na yo kandi ko ku bwe umusore n’inkumi badakwiye kwifuza ko babasezeranya batwite ahubwo bakwiye kubanza bakabyara, nyuma bakazaza bagasabirwa umugisha n’abakozi b’Imana.
Ati «Guhuza ibitsina mutari mu rushako ni ubumaraya, ni ubusambanyi, ari umuhungu ari umukobwa igihe basambanye baba babaye ba maraya, rero ntabwo duha maraya umugisha ahubwo tumusunikira kwihana no guhindukira bakazamuha umugisha awukwiriye yera atunganye. Igihe mwakoze ibintu mutari mu rushako muba musambanye. »

‘Umukozi w’Imana ubana n’umugore we batarasezeranye ni abasambanyi’

Apôtre Masasu yakomoje no ku bashumba b’amatorero babana n’abagore batasezeranye, agira ati «Umukozi w’Imana ubana n’umugore we batarasezeranye ubwo ni ubusambanyi. Sinumva ikibazo cyatuma umukozi w’Imana abana n’umugore mu busambanyi [ …] yabuze iki ngo akore umurimo w’Imana mu isuku ? »
Apôtre Masasu avuga ko umugeni ashushanya Itorero rya Kiristo, bityo ngo agomba kuba adafite ikizinga nk’uko Itorero rigomba guhora ari iryera imbere ya Yesu Kiristo.

source: igihe.com

Venus L. Burton wiyitaga Rapper Booski Love yahoze ari umukobwa w’umutinganyi ariko Yesu aramwiyereka ahita abivamo ubu ni umuvugabutumwa.

Uyu mukobwa wo mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yageze ahantu munsi y’ubutaka hari umwijima hamutera ubwoba ariko ahava amahoro.

Avuga ko muri 2010 ari bwo yari ageze ku rwego ruhanitse mu byo yakoraga, ariko icyo gihe ngo ni bwo yabonye umucyo w’Ijuru. Avuga ko yajyanywe mu nzira y’ubugingo, aho yabonye urukundo rw’ukuri, n’uwari amutegereje amuramburiye amaboko.


Mbere y’uko akizwa

Burton ahamya ko uwo yabonye uwo yari Yesu- umukunzi w’ubugingo bwe- muri icyo gihe avuga ko ari bwo yasobanukiwe, ngo yabonye ko kuba yarakuriye ku mubyeyi ukijijwe ariko akaza gushayisha akaba mu buzima bw’ubutinganyi, Yesu atigeze amuhana.

Yagize ati “ Booski Love yarapfuye urya munsi noneho mpinduka inshuti ya Yesu none ubu nkorana na mama umurimo wo kugeza ku bantu benshi Ubutumwa Bwiza”.

Ikinyamakuru The Christian Post dukesha iyi nkuru kivuga ko Burton yanditse igitabo ku buzima bwe akita S.T.U.D ‘A Shared Testimony of Unashamed Deliverance’ ugenekereje ni ‘ Ubuhamya bwo kubohoka kudakojeje isoni’. Iki gitabo kandi cyahise gikorwamo filimi muri Hollywood yenda gusohoka mu minsi ya vuba. Iyi filimi izaba yitiranwa n’iki gitabo.

Umubyeyi wa Burton Dr. Lee yavuze ko yasengeye umukobwa we imyaka igera muri makumyabiri, ngo nubwo yabonaga nta gihinduka we yakomezaga kwizera ko Uwiteka ashobora byose.

source: ibyishimo.com

MUTOMBO Fidele ni umusore w’imyaka 59, akaba akomoka mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba, ari naho atuye. Fidele asengera mu itorero ry Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR kuva mu bwana,ngo akaba atarigeze yijandika mu byaha ibyo ari byo byose nk’uko abyivugira mu buhamya yitangira.

Muri izi mpera z’umwaka w’2016, nyuma y’imyaka 39 Fidele ngo afite ishimwe atabasha gusobanura kuko iyi myaka yose ayimaze arambagiza, akanategura ubukwe bugapfa, ariko kuri ubu akaba yitegura kurushinga tariki ya 10 Nzeri 2016.

Fidelele mu ijwi ryuje ibyishimo aragira ati ‘’ Nashimye Imana, yarabivugaga, rimwe na rimwe nkagira ngo birabaye mu gihe runaka, nkarambagiza bigapfa, ngategura ubukwe bigapfa, yewe hari n’ibyo nari ngiye kuzira kubera umukobwa nari nakunze, ariko ndashima Imana ko nayikomejeho, nanjye ubu nkaba mfite amatsiko y’ubukwe Imana imaze igihe kingana gutya integurira.’’

Uko yahuye n’uwo bazabana

‘’Mutombo Fidele ugiye kurushingana na Bakunduwunguka Jacquelline w’imyaka 33 y’amavuko, yahuriye nawe mu itsinda ry’amasengesho. Aragira ati ‘’ Uyu mukobwa ubusanzwe akomoka mu karere ka Nyamasheke, yaje gusura gurupe imwe y’amasengesho, icyo gihe sinari mpari, bamuganiriza ubuhamya bw’umuntu witwa Fidele Mutombo, arabukunda, ngo bituma akumbura nyirabwo, gusa birangira tutabonanye. Nyuma y’icyo gihe naje kujya gusengera muri iyo gurupe nanjye bambwiye ko hari umuntu wankunze kubera ubuhamya bwanjye, urabyumva mpageze nditakumba nkora iyo bwabaga noneho nawe ahibereye.

Nyuma y’ayo masengesho twaraganiriye birarangira. Bijya gukomera rero twahuriye muri Clinic (ivuriro) i Gihundwe tujya twahuza urugwiro, numva umutima uragiye, ndamukunda, niko kubimubwira, turakundana ubu tukaba tugiye kurushingana, yewe ni ubuhamya burebure ntabona uko mvuga byose,………….gusa Imana irakomeye.’’

MUTOMBO Fidele yavutse muw’1957, avukira mu karere ka Rusizi, itorero rya ADEPR asengeramo ni naryo yabayemo kuva ari umwana muto. Ubukwe bwe kukaba butegerejwe n’abantu mu byiciro bitandukanye cyane cyane abazi ubuzima bwe.

Kuri ubu Fidele nta muvandimwe agifite ndetse n’ababyeyi be, akora umwuga w’ubuhinzi, gusa ngo nk’uko kuva mu bwana bwe Imana yagiye imwiyereka ni nako ayitegereje muri ibi birori yita iby’akataraboneka kuko bije mu gihe ntawabitekerezaga akaba asoza inshuti n’abavandimwe kumuba hafi muri ubu bukwe!

Niba utarasomye ubuhamya bwa Fidele kanda kuri iyi link ubosome
http://www.agakiza.org/spip.php?article2890

Kuvuga ijambo ry’Imana ni impano itangwa n’Umwuka Wera w’Imana ariko kandi ibi ntibivuze ko ubikora akwiye kubura ubwenge muri byo, kuko bishobora kudatanga umusaruro wari witezwe biturutse ku myitwarire yagize imbere yabo yigisha, rimwe na rimwe n’uwigisha ubwe akagawa n’abamuteze amatwi.

Mwigisha irinde ibi bikurikira, nubwo wabibona nk’ibidakanganye ariko biragayitse:

1. Kwambara imyambaro irangaza abantu

Ibi bikunda kugaragara aho umwigisha aza imbere y’iteraniro yambaye imyenda idasanzwe, yadodeshejwe mu buryo burangaza abantu, ifite ibikabyo byinshi ku buryo abamubona; iminota myinshi ntacyo bumva ahubwo bayimara bamurangariye banibaza ibyo yambaye ibyo ari byo n’icyo bisobanura bigatera abantu kwiganirira aho kukumva. Nibyo birakwiye ko wambara neza, ariko oroshya ibintu. Wibuke ko ijambo ry’Imana ugiye gutanga ari ryo ry’ingenzi kandi ryo kubahwa kurusha wowe.

2. Kubahiriza igihe wahawe

Niyo mpamvu ugomba kuba wambaye isaha yawe itari iyo kuri telefone yawe kuko kurebera kuri telefone nabyo birangaza abakureba. Ikindi ni uko n’isaha yo mu rusengero akenshi iba itari ku gihe nyacyo. Gendana iyawe wizeye igufashe kubahiriza igihe wahawe. Zirikana ko nubwo waba uri kwigisha neza, iyo utindiye abakumva bararambirwa bikabibura ibyo wababibyemo.

3. Kuba witwaje Bibiliya n’ikayi yanditsemo ibyo wateguye uza kwifashisha

Aha ntibibujije ko umwigisha yakoresha ibindi byuma n’ibikoresho mu buryo bw’ikoranabuhanga. Si byiza gutwara udupapuro twinshi kuko hari gihe rimwe na rimwe ushobora kutubura cyangwa tukaguruka hirya no hino bikaba byateza kurangara kw’abagukurikira. Ibi kandi bishobora no kwerekana ko udapanga ibintu byawe neza mbere y’igihe.

4. Irinde gukora ibituma abantu bareka kumva ibyo uvuga

Urugero: gukinisha amataratara (Lunette) buri kanya uyambara uyakuramo, guhekenya ibintu mu kanwa, gucira hasi, kwayura buri kanya uri kubwiriza, kwishimagura ku mubiri, kutaba wafunze neza ibifungo by’ishati yawe cyangwa ipantalo, umukandara urereta, imisatsi idasokoje n’ibindi. Igenzure mbere yo kujya imbere y’abantu kuko n’uko umeze bifite icyo bivuga.

5. Irinde gutinda cyane mu nzenya uvuga witaka, utaka umugore wawe n’abana bawe cyangwa imodoka ugendamo, amashuri wize, ibihugu wagenze n’ibindi nk’ibyo.

N’iyo ibyo uvuga waba ubitangaho ingero, reka gukabya kuko bituma abantu batangira kukwibazaho no kugufata nk’ubishongoraho bakakurambirwa vuba cyangwa bakakugaya mu mitima yabo bikangiza ubutumwa watangaga.

6. Kirazira kikaziririzwa kumva umuvugabutumwa mu butumwa yigisha

Birababaje kumva umuvugatumwa ari kwigisha akazana inkuru y’umuntu (inshuti, umuvandimwe,…) baganiriye biherereye; yamuvuga izina cyangwa atarivuga. Ibyo bikomeretsa uwabikubwiye ndetse n’ubyumva akubonamo umuntu utari uwo kwizerwa, uvuga menshi, utabitswa ibanga n’ibindi.

7. Mu gihe cyo kwihanisha kirazira gukoresha iterabwoba

Mu gihe uhagurukije abantu kwihana bagatinda, irinde gutangira gukoresha agahato, ubakanga n’ibindi bisa n’iterabwoba ubaciraho iteka wenda uti "wava hano utihannye ugahita ukora impanuka,..." reka Umwuka wera akore umurimo we, kuko Umwuka Wera niwe wenyine utsinda umuntu akamwemeza iby’ibyaha bye.

8. Menya uburyo bwo gukoresha Microphone

Igihe ukoresha indangururamajwi (microphone) ugomba kumenya aho bayifatira kuko iyo uyicometse ku munwa ntacyo abantu bumva. Ikindi ukanamenya ko iyo ufite indangururamajwi habaho kugabanya ijwi wari usanzwe uvugiraho kugira ngo udasakuriza abo ubwira. Kugira ngo abantu basobanukirwe ibyo uvuga ntibisaba guhanika cyane ijwi ryawe cyangwa kurigoreka uko udasanzwe uvuga. Iyo uvuga witonze ufite n’inyigisho nzima ntibibuza abagukurikiye kuzumva neza.

9. Umuvugabutumwa muzima yubaha abantu bamuri imbere.

Ntiyibwire ko kuba ari we uri kuvuga bivuga ko abo abwira bose abaruta cyangwa abarusha ubwenge ngo bitumen akoresha imvugo yiboneye zose, hari n’igihe wigisha ikintu hari umaze imyaka 50 akizi ndetse akikurusha rwose. Umuvugabutumwa ukuze yubaha abo abwira bamuri imbere akabaha agaciro kandi akazirikana ko kuba ari we ubari imbere ari ubuntu bw’Imana gusa bityo akagenzurana ubwenge imvugo akoresha yigisha.

10. Umuvugabutumwa muzima yirinda kuvangavanga indimi

Ukumva mu kanya Ikinyarwanda, mu wundi mwanya Icyongereza, ubundi Igifaransa bityo bityo mu kugaragariza abakirisitu ko waminuje mu ndimi.

Hitamo ururimi rukoroheye rube ari rwo ukoresha gusa, nunatira irindi jambo mu rundi rurimi, ubanze wisegure kubo ubwira hanyuma unarisobanure uko rivuga.

Iyo bitagenze bityo, ibi biyobya abantu bakumva, ndetse rimwe na rimwe bakakwita umwiyemezi n’umwirasi. Hari nubwo abazi urwo rurimi neza bakugaya bakanaguseka. Ururimi ntabwo ari ikimenyetso cyerekana umunyabwenge cyangwa umukire runaka, ni igikoresho cy’itumanaho.

Wifuza kugira icyo utubwira ku ijambo ry’Imana usomye twandikire kuri Email yacu: [email protected]

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Africa Ministries

Hashize igihe intambara ivuza ubuhuha mu gihugu cya Siriya itumye umubare munini w’abaturage barimo n’abayoboke b’idini ya Isilamu bafata iy’ubuhungiro. Kuri ubu ngo abenshi muri bo bagiye bakorwa ku mutima n’impuhwe ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo bagiriwe n’abakristo aho bagiye batatanira hirya no hino, bikaba byarabateye guhinduka abakristo. Aid Mission umwe mu miryango ya gikristo yakoze ibikorwa byo kwita kuri izi mpunzi, uvuga ko hahindutse benshi kandi abahindutse bifuje ko guha abana babo uwo murage wo kumenya ubutumwa bwiza.

Infochretienne yanditse iyi nkuru ivuga ko muri uyu mwaka w’2016 abantu 126 000 bahungiye mu Bugiriki, mu gihe umwaka ushize w’2015 abarenga 500 000 batujwe ku kirwa cya Lesbos. Iki kibazo cyabaye ingutu muri iyi myaka kugeza ubwo ibihugu byinshi by’Uburayi byafashe icyemezo cyo gufunga imiryango murwego rwo gukumira urujya n’uruza rw’impuzi zikomoka mu bihugu bitandukanye cyane mu gihugu cya Siriya.

Icyegeranyo cya Christian Aid Mission kivuga ko amatsinda y’abakristo yakoreye ubutabazi izi mpunzi muri turiya duce ziherereyemo. Mu byo aya matsinda yatangaga harimo ibiribwa, imyambaro ndetse no gushakira impunzi nshya aho zishyikira.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko bamwe mu bakiriye Yesu bavuga ko bari barabujijwe ubutunzi bukomeye. Umwe witwa Saddam wegereye umukristo yaramubwiye ati ‘’ nshaka umuntu wambwira ibya Yesu.’’

Akomeza agira ati ‘’ibihugu byose by’Abayisilamu byaraduhemukiye, byatubangamiye kumenya ubu butunzi, batwigishije kutagirira icyizere abakristo kuko ngo babeshya. Kuri ubu ndi mu Bugiriki, ahantu heza, tubayeho neza n’umuryango wanjye. Kuri ubu nabonye urukundo ntari narigeze mbona.’’

Mu magambo ye asoza asaba abayoboye bene iyi miryango gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza kugera no ku bana babo.

Kuva izi ntambara zakaza umurego, hagiye hasohoka ibyegeranyo mu bihe bitandukanye bigaragaza ko umubare munini w’impunzi zakiriye Kristo mu buzima bwazo, ahanini biturutse ku mutima w’urukundo zasanganye abakristo bo mu bihugu zahungiyemo.

Innocent [email protected]

Ubusanzwe ivugabutumwa ni imwe mu nkingi zikomeye z’itorero rya Pantekoti ry’u Rwanda ADEPR. Kimwe no mu zindi ndembo zigire iri torero hirya no hino mu gihugu, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali narwo ntirwasigaye inyuma mu gushyira imbaraga kuri iyi ngingo kuko mu gihe kingana n’amezi 10, bungutse abizera bashya 1960.

Raporo nshya y’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali igaragaza ibikorwa bitandukanye hashingiwe ku nkingi 4 iri torero rigenderaho ari zo ivugabutumwa, iterambere, ubukungu, imibereho myiza n’imibanire n’abandi igaragaza ko ivugabutumwa ryakozwe hirya no hino mu mapruwasi agera kuri 38 ryabashije gutanga umusaruro ubuyobozi bw’uru rurembo buvuga ko uhagije.

Kuri iyi ngingo y’ivugabutumwa nanone Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rufite ibindi bikorwa rwakoze birimo gutanga amahugurwa ku byiciro bitandukanye bikorera muri iri torero mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakora imirimo itandukanye yo mu itorero. Hashyizwe imbaraga mu mashuri ya Bibiliya, ishuri ry’abahanuzi, hanashingwa ishuri ry’icyongerezo rigamije guhugura abakozi b’itorero mu rurimi.

Uretse kandi ivugabutumwa iri torero ryakoze muri aya mezi ashize, hari ibindi ibikorwa biteza imbere abakristo baryo ryakomeje gushyiramo imbaraga birimo amatsinda yo kwiteza imbere, aho kugeza ubu abakristo bagera ku 7500 bibumbiye mu matsinda abateza imbere agera kuri 412. Iyi raporo igaragaza ko aya matsinda azigamye amafaranga arenga Miliyoni 260.

Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rufite amashuri abanza 3 nay’incuke 8, rukanagira imishinga ya Kompasiyo (compassion) ikorera ku maparuwasi 5 mu mujyi wa Kigali. Nk’uko byakomeje kugaragara mu mihigo y’itorero rya ADEPR mu kwita ku kwigisha gusoma no kwandika abataragize amahirwe yo kwiga, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rukomeje gushyira imbaraga muri iki gikorwa, aho itorero ry’akarere ka Kicukiro ryatanze inyemezabumenyi ku bantu 111 bigishijwe kubara, gusoma no kwandika. Iki ni kimwe mu bikorwa Leta y’u Rwanda yakomeje gushimira iri torero ku bufatanye ridahwema kugaragaza rishyigikira imibereho myiza y’abakristo baryo ndetse n’abaturage muri rusange.

Mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali kandi hakomeje kuzamurwa inyubako z’insengero zigezweho hirya no hino mu mparuwasi atandukanye, aha twavuga nka Paruwasi ya Nyarugenge ikomeze inyubako yayo biteganyijwe ko izuzura itwaye akayabo ka Miliyari 3, kimwe na Remera nayo ikomeje inyubako y’urusengero, imirimo yazo zose ikaba igeze kure nk’uko iyi raporo ibyerekana.


Iki ni igishushanyo cy’urusengero rwa Remera nirumara kuzura

Muri gahunda yo kwifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rwubatse inkuta zanditsweho abazize Jenoside ku maparuwasi yose agize Ururembo rwa Kigali, igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 23. Ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu batishoboye nabyo byatwaye amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 18, ibi byose bikaba byarafanywaga na gahunda zo gusura Urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu ururembo rw’Umujyi wa Kigali rufite abakristo 85.288 bagabanije mu maparuwase 38 n’imidugudu 180.

Ministre mu Bufaransa ushinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore yiyemeje kurwanya imbuga zirwanya gukuramo inda. Muri uwo mugambi we, ubu akaba ashaka kugira ingingo yongeraho zivugurura umushinga w’itegeko “Egalite et Citoyennete”, twakwita mu Kinyarwanda, Uburinganire n’uburenganzira bw’Ubunyagihugu”, kugira ngo abashe gukurikirana imbuga nkoranyambaga zitanga amakuru afatwa nkashyira inzitizi ku burenganzira bwo gukuramo inda.

Icyo cyaha ntabwo ari gishya kuko guhera mu mwaka w’1993, hariho itegeko rihana umuntu wese ubujije undi gukuramo inda igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya mayero (Euros), ibihumbi 30. Nyuma yo kubanza kwikoma abashyiriraho abandi inzitizi zo kujya ahagenewe gufasha abantu gukuramo inda, hakurikiyeho guhana n’ababuza abandi kwegera ibigo bitanga inama zirebana n’ibyo.

Ubu rero imbuga za Interineti nizo zitahiwe guhanwa mu gihe zizitwaza ko ari amakuru zitanga, ariko mu byukuri zigamije kurwanya igikorwa cyo gukuramo inda.
Mu bihugu byateye imbere, hakomeje gushyirwaho amategeko aha uburenganzira abakuramo inda ku bushake, kimwe no gushyingira ababana bahuje ibitsina mu buryo bwemewe n’amategeko, ibintu ubusanzwe bihabanye n’ibyo Bibiliya abakristo basanzwe bakoresha.

Umuvuduko ibi biriho uteye impungenge kuko kugeza ubu hari n’amtorero yitwa aya gikristo yemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa mu buryo bwemewe, kugeza ubwo umupasiteri ubifata nk’ikizira afatwa nk’ufite umugambi wo kubangamira uburenganzira bwa muntu.

http://www.evangeliques.info.

Adolphe MITALI

Umushumba w’itorero ry’Isanamitima ‘Restoration Church’ Apotre Masasu Joshua asanga igikorwa cyo kwihana kimaze kuba ingume mu nzengero hirya no hino, imwe mu mpamvu zituma ubwiyongere bw’amatorero butajyana n’igabanuka ry’ibyaha.
Apotre Masasu avuga ko kuba kwihana kwa benshi gusigaye kumeze nk’umuhango bituma nta mpinduka zifatika zigaragara.

Abicishije mu nyigisho ye, Masasu yavuze ko Ijambo“Kwihana” ribuze mu rusengero.

Ati: “Muri iyi minsi duhamagara abantu ngo baze kwihana imbere mu rusengero bakaza bafite amafiyeri, bikoze mu mufuka, bisekera ariko nyamara ibyo si byo kurokoka cyangwa kwihana nyakuri ahubwo ibyo ni ikinamico.”

Ati ‘’mbese wari wabona umugore ubyara aseka? Kubyara biravuna kandi nta wubyara aseka impamvu nyamukuru rero ibyaha bidashira mu rusengero ni uko abantu batihana by’ukuri ahubwo kwihana basigaye barabigize nk’imikino cyangwa se ibintu byoroshye cyane.’’

Intumwa Masasu ikomeza ivuga ko kwihana ni ukwemera ko uri mubi ibyo kumva ko uri imfura ukabishyira ku ruhande, ukamenekera imbere y’Imana. Ati ‘’ burya imfura ni Yesu gusa, ni we mugabo wera gusa.’’

Masasu asanga umuntu ujya kwihana yakagombye kubikorana amarira menshi yo kwicuza atari amwe y’abagabo atemba ajyamu nda cyangwa ay’ingona, nyuma amaraso ya Yesu akabona kumweza noneho akavuka bwa kabiri agahabwa Umwuka Wera.

Ati ‘’Iyo bitagenze bityo usanga nta tandukaniro rigaragara mu buzima bw’umukristo mbere yo gukizwa na nyuma yahoo, kuko hataba harabayeho kumeneka no guhindurwa n’Umwuka Wera.’’

Yifashishije ubuhamya bwe, Masasu asobanura impinduka Yesu yazanye mu buzima bwe, ati ‘’Nari karateka (umuntu ukina karate), mfite umukandara w’umukara na dan ya kabiri (Ceinture noire deuxieme dan), ndi Ingeniyeri, ntera umugeri ukitaba ngatera igikonjo kikajyamo ariko Yesu anyereka ko ndi imbwa rubebe maze ndihana, icyo gihe nari ndi ahantu mu musarane wo muri bar ndarira bikomeye kuva ubwo ndarokoka.”

Ati ‘’kera abantu barihanaga bya vrai ati ariko muri iyi minsi kwihana abantu barabikinisha babigize nk’ikinamico ndetse n’insengero bazigira nka za Restaurant, umuntu agasomana, undi agasambana, undi akikinisha, undi agakuramo inda akumva ni ibisanzwe ati ndajya kwihana, kwihana udashaka kureka ni ikinamico nta kwihana kurimo.’’

Ati ‘’icyaha kiraryoha ariko amaherezo yacyo ararura, nyamara agakiza kararura ariko amaherezo yako araryoha, ni ngombwa rero ko uhitamo akaryoshye karura cyangwa akarura karyoshye kuko umusaraba urarura ariko ukavamo kuzamurwa no kuzabona ijuru, ariko icyaha kiraryoha ariko amaherezo yacyo akaba urupfu.’’

Ati Kwihana rero burya ni mu mutima, ati burya ibyaha umuntu asubiramo ni uko aba atarabyatuye neza ngo abyihane bimubabaje. Ati niba hatabayeho kwihana rero nta n’impano n’imbaraga z’umwuka wera mu nsengero bizagaragara ahubwo abantu bahora mu bapfumu bashaka ubuhanuzi kuko baba batarahinduwe n’ijambo ry’Imana.’’
Muri iki gihe benshi bashingiye ku ijambo ry’Imana, bavuga ko kumenya ukijijwe n’udakijijwe bisigaye bigoye, bitewe n’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bakozi b’Imana. Kuba amatorero yiyongera ariko ibyaha bikarushaho gukaza umurego byaba biterwa n’iki uyu mukozi w’Imana avuga cyo kwihana kudakora ku mitima, ari nayo mpamvu impinduka za benshi zikemangwa.

Mu Burasirazuba bwo hagati, abayisilamu 50 bahungaga intagondwa z’Abayisilamu, zabahigiraga kubica, babonye uburinzi bukomeye bw’Umwami Yesu wabatabaye yifashishije umuyaga.

Infochretienne.com yanditse muri abo Uwo bayisilamu, 24 bari babaye abakristu, bari mu muhango wo kubatizwa n’abagize umuryango wa gikristo Bible4Midleast. Mu gihe rero hamwe n’abandi bakristu bajyaga mu ma bisi ngo abajyane ku nsengero zabo, nibwo igitero cy’intagondwa z’Abayisilamu cyitwaje imbunda cyabakurikiranye.

Ibyo kandi nubwo byagenze bityo, uwo muhango wo kubatiza wari wateguwe mu ibanga.

Rizwan ,umwe mu bari babatijwe ati“ Ntitwari tuzi icyo twakora, niyo mpamvu twatangiye gusenga twiragiza Imana ngo abe ariyo idutabara. Uko umushoferi w’umusore wari udutwaye yihutishaga imodoka ni nako abari badukurikiye bagenderaga kuri uwo muvuduko. Ababibonaga bari bazi ko ibyacu birangiye, bagiye kutwica.”

Abari mu ma bisi rero bari bamazwe n’ubwoba, bakomeje gusenga, bagiye kubona babona inyuma ya Bisi yabo hazamutse Serwakira y’umuyaga, Rizwan avuga ko ari yo yabaye intandaro yo gukira urupfu rw’uwo munsi

Ati:“ Bigitangira twabanje kugira ubwoba, ariko muri twe hari icyatubwiraga ko Yesu ari muri uwo muyaga …Yaradukijije”

Muri icyo gihe abari babakurikiye ntibari bagishobora kurasa bitewe nuko ntacyo bashoboraga kubona. Rizwan arangiza ashima Imana agira ati:“Turahimbaza kandi turashima Umwami wacu Yesu Kristo, watweretse urukundo rwe, ishimwe n’icyubahiro bibe iby’Umwami.”

Adolphe MITALI

Hashize imyaka 70 abakirisito muri Koreya y’Amajyaruguru batotezwa mu buryo bukomeye ariko ntabwo bibuza umurimo w’Imana gukomeza kwaguka muri iki gihugu.

Amateka agaragaza ko Koreya mu mwaka w’1884 ari bwo imiryango y’ivugabutumwa yafunguye muri iki gihugu, bitewe n’umu misiyoneri w’umunyamerika witwa Horace Allen yari afashije umuvandimwe w’umwamikazi w’iki gihugu wari urwaye akamuvura agakira.

Kuva icyo gihe abamisiyoneri benshi batangiye kuza kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri icyo gihugu, bahita batangiza amashuri 293 na za kaminuza 43.

Ibi byatumye ivugabutumwa ryaguka muri iki gihugu cyane cyane mu murwa mukuru Pyong-Yang batangira kuwita Yerusaremu y’Iburasirazuba.

Ariko guhera mu mwaka w’1945 abakirisito batangiye kurenganwa amashyirahamwe ya gikirisito atangira gufatwa nk’arwanya ubutegetsi, guverinoma ishaka kurimbura icyitwa ubukirisito mu gihugu cyose abakirisito batangira gutotezwa bigeraho mu mwaka wa 1970 guverinoma yatangaje ko nta mukirisito usigaye muri iki gihugu.

Mu umwaka w’1995 Koreya y’Amajyaruguru yongeye kwemerera imiryango 480 ituruka hanze y’iguhugu kuza gukorera mu gihugu harimo imiryango 70 ya gikirisito. Byatumye ivugabutumwa ryongera gukomeza kuko abakozi bayo batangije ivugabutumwa mu migi 23 muri 27 igize imigi ya Koreya y’Amajyaruguru.

Guverinoma ya Koreya y’Amajyaruguru yatangiye kugabanya itotezwa kubera iyi miryango ya gikirisito kuko yagiraga uruhare mu gufasha abafite ibibazo bitandukanye mu mibereho yabo ya buri munsi.

Kuri ubu gusenga kwemewe n’ugusenga gukorwa n’abayobozi b’iki gihugu, hashize imyaka 14 Koreya y’Amajyaruguru iza kumwanya wa mbere ku isi mu kurenganya abakirisito.

Raporo yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize n’umuryango Christian Solidarity Worldwide ugaragaza ko abakirisito benshi bakorerwa iyica rubozo.

ariko nubwo bimeze gutyo akarengane gakomeza kwiyongera Abakirisito bakomeza kwiyongera ndetse abakirisito bikabatera kurushaho kunga ubumwe no kwiyongera nkuko iri yaporo ibigaragaza.


Tuyishime Malachie

Itorero Saddleback riyoborwa na Rick Warren kuri iki cyumweru ryizihizaga umunsi mukuru wo kubatiza umuyoboke wa 45000 mu myaka 36 rikora ivugabutumwa.
Pasteri Rick Warren yatangaje ko iki cyumweu cyari agahebuzo mu itorero ayoboye, kuba bamaze kubatiza abayoboke 45000 kuri iki cyumweru, yabwiye imbaga yari yitabiriye uyu mubatizo ko itorero rimaze kugera ku rwego rushimishije.

Nk’uko ChristianToday ibitangaza mu bayoboke 792 babatijwe kuri iki cyumweru pastier Rick Warren yabatije 600 muri bo, iri Torero rimaze kugira abayoboke 45743 babarizwa mu nsengero 16 mu mugi wa Calfornia.


Pasteri Rick Warren mu muhango wo kubatiza
Yakomeje avuga ko umubatizo ari ikindu gikomeye mu buzima bw’Itorero, agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ubuzima bwiza bw’Itorero no kwiyongera kw’abizera bashya.
Akomeza ashima imana yabafashije kuba bamaze kubatiza abayoboke ibihumi 45 muri iyi myaka 36 y’ivugabutumwa agaragaza ko ari urwego rushimishije bamaze kugeraho, avuga ko bari gusenga cyane kugirango Imana ibafashe babashe kubona abandi bayobocye mu myaka iri imbere.

Pasteri Rick Warren azwi cyane ku gitabo yanditse cyitwa “Ubuzima bufite intego” kikaba kiza ku mwanya wa 2 mu bitabo byagurishijwe cyane kuko gikurikira Bibiliya.

Tuyishime Malachie

Dr Vansen Wong wahoze ahakana ko Imana itabaho ndetse akemera ko gukuramo inda ntakibazo bitwaye ndetse ko bifasha abagore n’abakobwa kubaho ubuzima bahisemo uko babishaka.

Wong yatangiye gufasha abagore n’abakobwa gukuramo inda nyuma yuko umuganga mugenzi we yari amusabye kumufasha kuko yari yanze kubikora wenyine kugirango abantu batamwibazaho uburyo yagiye gukuriramo umugore inda ari wenyine.

Uwo muganga yari yamubwiye ko afasha abagore bafashwe ku ngufu, ndetse n’abandi baguwe nabi n’inda bituma nawe ahindura imyumvire atangira gufasha abagore benshi gukuramo inda kuko yari yumvise ko hari abatwita batabiteganyije.

Igihe kimwe yaje guhura n’umugore waje gukuramo inda kubera yari afite urugendo rwo kujya i Burayi bituma yibaza cyane ndetse atangira no kurambirwa gukuriramo abagore n’abakobwa inda kuko yaramaze kubona ububi bwabyo n’ibyaha bibyihishe inyuma amaze kubona ko amamiriyoni y’abana aburira ubuzima muri ibi bikorwa kandi nta mpamvu igaragara.

Nyuma y’imyaka 7 Wong akora ibi bikorwa yatangiye kwishinja ubuzima bw’abana barenga ibihumbi yishe bituma atekereza kujya mu urusengero ahageze ahahurira n’urukundo rw’Imana ndetse n’imbabazi zayo ahava yakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Wong avuga ko Imana yamubwiye ko gukuramo inda ari icyaha gikomeye kuko ntawufite uburenganzira bwo kubuza undi ubuzima kuko umuntu wese ari ishusho y’Imana.

Wrong avuga ko iyo abonye amahirwe yo kuganira n’abantu ababwira ko gukuramo inda ari icyaha kibi kidakwiye kwiyanganirwa kandi ko afite ibyiringiro ko hamwe no gusobanukirwa ibihe bizaza ibi bikorwa bizarangira.

TUYISHIME Malachie

Source:infochretienne.

Kuri uyu wambere tariki 17 Ukwakira 2016 nibwo umuryango utegamiye kuri leta watangaje ibyavuye mu iperereza wakoze ku bitero bimaze igihe byibasira impunzi z’abakirisito zahungiye mu gihugu cy’Ubudage.

Kuva muri Gashyantare uyu mwaka impunzi 743 zagabweho ibitero bitewe n’imyizerere yazo ya gikirisito mu nkambi zitandukanye muri iki gihugu. Abarenga kimwe cya kabiri barakubiswe bikabije bane ku icumi bakorerwa iyicarubozo ryatumye bamwe bahaburira ubuzima.

Izi mpunzi zaturutse muri Irani, Siriya, Afuganisitani, ibihugu bisanzwe bimenyereweho kugira umubare mucye w’abakirisito ndetse n’abandi bari kugenda bakira ubutumwa bwiza muri izi nkambi.
Izi mpunzi zigabwaho ibitero na bagenzi babo bo mu mitwe y’abayisilamu ifata abatari abayisilamu nk’abanzi babo.

InfoChretienne.com yanditse ko imiryango ya gikirisito yakoze iri genzura yatangaje ko iyi mibare atari yo yonyine kuko bamwe banze gutanga amakuru ku bikorwa by’iyica rubozo bakorerwa n’iyi mitwe batinya ko imiryango yabo yahura n’akaga.

Izi mpunzi zigasaba ko zatandukanywa hakurikije imyizerere yazo.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’iyi miryango igaragaza ko Leta y’Ubudage ntakintu irakora ngo irengere izi mpunzi, ahubwo ikavuga ko iki kibazo kizacyemurwa ku urwego rw’amadini nk’uko Minisitiri w’imbere mu gihugu Thomas de Maizière yatangaje mu kwezi gushize, hari mu nama yamuhuje n’izi mpunzi.

Tuyishime Malachie

Ibikorwa byo kubuza kwamamaza ubutumwa bwiza muri Pakisitani bikomeje kwiyongera nyuma yuko televisiyo 11 za gikirisitu hafashwe icyemezo cyo kuvuga ko zitemerewe gukora muri iki gihugu.

Pakisitani ni igihugu kigizwe n’abaturage hafi ya bose b’abayisilamu, hagaragara umubare mucye w’abakirisitu, ariko nabo batabona uburyo bamamaza inkuru nziza y’agakiza kuko amatereviziyo yigenga anyuraho ubutumwa bwiza yose yahagaritswe.

Uwihaye Imana witwa Mushtaq Anjum inzobere mu itumanaho yatangaje ko kugeza ubu kwamamaza ubutumwa bwiza byahagaritse agaragaza ko uku guhagarika amatelevisiyo bibangamiye ubwigenge bw’amadindi bihabanye n’intego uwashinze Pakistani Muhammad Ali Jinnah yari afite kuko atashakaga ko abantu bose baba abayisilamu.

Undi mupadiri watangije televisiyo ya kiriziya Gaturika Morris Jalal yatangaje ko nk’abene gihugu b’abakirisitu bafite uburenganzira bwo gukora ibikorwa by’iyobokamana nk’abandi ariko kuba bari gushyirwaho amananiza avuga ko bituma abaturage bose badafatwa kimwe.

Asaba abakirisitu ba mu bihugu by’iburengerazuba kubafasha kwanga ibi bikorwa bibabuza gukora ivugabutumwa.

Infochretienne.com

Aya makuru yatangajwe n’umuryango wa Bibiliya mu bihugu byo mu Burengerazuba bwo hagati « Bibles 4 Mideast » ukunze gufasha amatorero yo muri ibi bihugu by’abisilamu n’ibindi bihugu by’Aziya, n’Afurika kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito.

Abahoze ari abayisilamu 1200 bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza bari kwitegura kubatizwa mu bihugu birenga 10 byo mu Burengerazuba bwo hagati n’Aziya n’Afurika bigendera ku mahame ya isilamu bikigoye gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Krisito.

Aba bizera bashya basaba abababyaje ubutumwa ko bakwihutisha ibikorwa by’umubatizo, mugihe amatsinda na za minisiteri z’ivugabutumwa bari gusenga biyirije ubusa cyane kugira ngo ubushake bw’Imana kuri aba bantu bugerweho.

Kuko abiyahuzi, abasirikare na polisi muri ibi bihugu baryamiye amajanja kugira ngo baburizemo igikorwa icyari cyo cyise kijya n’ivugabutumwa muri ibi bihugu.
Imana niyo yonyine yarengera aba bakirisitu bari mu bihe by’akarengane

Mu cyumweru gishize abakirisito barenga 50 bakijijwe n’inkubi y’umucanga nyuma yo kugabwaho igitero ubwo bari bari mugikorwa cy’umubatizo w’abizera bashya 24.
Umuryango wa Bibiliya mu Uburasirazuba bwo hagati « Bibles 4 Mideast » urasaba inkunga y’amasengesho ku bizera bo mu isi yose kugirango Imana ibashashe muri iri vugabutumwa rigoranye muri ibi bihugu, no gusengera abari mu karengane bazira kwizera kwabo ku isi.

Bibiliya mu Uburasirazuba bwo hagati « Bibles 4 Mideast » ni umuryango w’ivugabutumwa ukorera mu bihugu 17 bwo mu Uburasirazuba bwo hagati ibihugu bifite abaturage barenga miriyoni 500.

Ibi bigugu bigizwe n’abisilamu kuregero rwo hejuru bamwe bagenda bizera Yesu nkumwami n’umukiza ariko mu ibanga, ariko bakaba bacyenera za Bibiliya ariko bikagorana kuzibagezaho kuko ibi bihugu bakunda gusaka kugirango barebe ko ntawuyifite, abantu benshi bafite inyota y’Ijambo ry’Imana.

Kubw’ubuntu bw’Imana uyu muryango utanga Bibiliya z’ubuntu mu nsengero no mu ngo z’abantu, muri ibi bihugu byo mu Uburasirazuba bwo hagati, Afurika n’Aziya bigizwe ahanini n’abayisilamu.

Abafatanyabikorwa ba « Bibles 4 Mideast » abenshi ni abahoze ari abayisilamu bagiye bakira ubutumwa bwiza bakizera Yesu nk’umwa n’umukiza.

Tuyishime Malachie

Billy Graham ni umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umwe batumye imbaga nyamwinshi y’abatuye isi bamenya ubutumwa bwiza muri iki kinyejana.

Amwe mu mateka agaragaza ko Billy Graham yaba yarabwirije hejuru ya miliyoni 210 mu bihugu 185 ku isi. Kuri ubu ni umusaza ufite imyaka 97, benshi bakaba bavuga ko igiterane ateganya kuzakora muri kamena 2017, cyaba ari cyo cya nyuma azaba agaragayemo kubera kuba mu za bukuru.

Asubiza bimwe mu bibazo by’abamukurikira Billy Graham yavuze ko Yesu atandukanye cyane n’undi muyobozi w’idini iyo ari yo yose, kuko we yaje ari Imana mu ishusho y’umuntu. Ati ‘’ Yesu ntiyari nk’undi muyobozi w’idini wese, cyangwa se undi muhanga (umufilozofe) impamvu kandi nta yindi, Bibiliya niko ivuga; yaje ari Imana mu ishusho y’umuntu.’’

Billy Graham asobanura ko igihe Yesu yavukaga, Imana yafashe umubiri wa kimuntu irawumwambika, bivuze ko ubwo yagendaga ku isi ari Imana yabanaga n’abantu. Akomeza avuga ibyo Yesu yakoze bimutandukanya cyane n’abantu cyane kua yarapfuye akanazuka.

Graham ashishikariza buri wese kureba kuri Yesu afunguye ubwenge n’umutima, nk’uko agaragara mu butumwa bwiza bwo mu isezerano rishya, aho kureba ku bantu.

Christian post.

Adolphe MITALI.

Abana b’abakobwa 4 bari bafunzwe bazira gukwirakwiza Bibiliya mu umugiwa Babile, uherereye iburasirazuba bw’umurwa mukuru Addis-Abeba ukaba ufatwa nk’umugi mutagatifu w’umuryango w’abayisiramu.

Nyuma y’amahugurwa y’ivugabutumwa hagati y’imico, abakirisito bafashe umwanzuro wo gukwirakwiza Bibiliya yanditse mu rurimi rukoreshwa cyane muri Etiyopiya, iki gitabo cyavugaga ukuri mu urukundo rw’Imana.

Nyuma yo gucyeka ko iki gitabo cyagira ingaruka ku myizerere ya Isilamu byatumye bibasira amatorero ya gikirisito yo muri aka gace ndetse bamwe mu bayobozi b’amatorero bakorerwa akarengane.

Eden w’imyaka 15, Gifti w’imyaka 14, Mihire tw’imyaka 14 na Deborah w’imyaka 18 bakwirakwizaga iki gitabo barafashwe bajyanwa mu rukiko, baburanishwa n’urukiko rw’abantu bakuru nyuma yo kuvuga ko bafite imyaka y’ubukure.

Umuryango wa gikirisito witwa World Watch Monitor wasuye aba bana usanga bafite kwizera gukomeye kandi bishimira kurenganirizwa ubutumwa bwiza.
Eden yagize ati “ni iby’icyubahiro kuri twe kuba turi kurenganira ubutumwa bwiza, ntabwo badufite, turaririmba tukanasenga hano muri gereza”.

Deborah nawe yongeyeho ko ari iby’icyubahiro kuba bafunze kubw’ubwami bw’Imana.
Nyuma aba bana b’abakobwa barafunguwe ariko Deborah arongera arafatwa arafungwa, ariko impamvu yongeye gufungwa ntabwo iramenyekana, bagasaba inkunga y’amasengesho kugira ngo arindwe kandi azabohorwe akomeze akorere Imana.

Etiyopiya iza ku mwanya wa 18 mu bihugu bikorera abakirisito akarengane kuburyo bufunguye nk’uko inkuru dukesha infochretienne.com ibitangaza.

Tuyishime [email protected]

Kuri uyu wa gatatu tariki 02/11, umugore witwa Christine Boudin yakatiwe n’urukiko rw’Ubujurire bwi Paris mu gihugu cy’u Bufaransa anasabwa kwishyura ama Euros 5000 y’amande, n’andi ma Euros 5000 y’akababaro n’inyungu ku mashyirahamwe atatu baburanaga azira kuba yaratangarije ikinyamakuru “ Magasine Charles”, Ko Ubutinganyi ari ikizira.

Urubanza uyu mugore yaregwagamo rwatangiye mu mwaka w’2014 akaba ari bwo bwa mbere Christine Boudin yagaragaye imbere y’ubutabera, aregwa kuba yaratangarije ikinyamakuru Charles (magazine Charles) amagambo agaragaza ubuhezanguni mu kwamagana ubutinganyi ubusanzwe abakristo na Bibiliya bemera bemeza ko ari ikizira mu maso y’Imana. Amagambo Boudin ashinjwa ni agira ati “Ubutinganyi ubwabwo ni ikizira, ariko si ubukora. Icyaha nta na rimwe cyemerwa, ariko umunyabyaha iteka arababarirwa.”

Kuri ubu mu bihugu byateye imbere hagenda hagaragara kwibasira bikomeye abatemeranya n’abakora bene ibi byaha bihabanye kure n’amahame y’ijambo ry’Imana. Mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka nibwo nanone abakristo babiri bakatiwe bazira gutangaza ubuhamya bw’umutinganyi wahindukiriye Kristo.
Ikinyamakuru Info chretienne cyo cyunze mu ryo Christine yavuze kivuga kiti “ Ubutinganyi bwo ni ikizira, ubukora si we ikizira, icyaha ntikizigera cyemerwa ariko umunyabyaha azahora ababarirwa”

Dore uko icyo gitangazamakuru info chretienne gikomeza gitangaza:
“Ariya mashyirahamwe se aharanira inyungu z’abatinganyi azaturegera ko twatangaje ibi? Twe turi abakristo , ntabwo ducira urubanza abatinganyi; ariko dutangaza ukwemera , n’ukwizera kwacu gushingiye kuri Bibiliya., kuvuga kuti
“’Ntugatinge abagabo, ni ikizira” Aba Lewi 18:22

“Niba se umukristo atagifite uburenganzira bwo guhamya ibyo Bibiliya ivuga, ni ubuhe bukristo yaba asigaranye? Yaba se umunyu n’urumuri rw’isi ate?”


Adolphe MITALI

Umuryango World watch Research washyize ahagaragara raporo igaragaza akarengane ko mu ibanga kakorewe abakirisitu muri leta ya Nasarawa muri Nigeriya.

Guhera muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2016 abakirisitu barenga 826 barishwe, n’abana 117, abarenga 878 barakomerekejwe harimo n’abana 189 mu karengane kari kubakorerwa.

Iyi mibare ariko irangana na 60% y’abahuye n’ingaruka z’aka karengane babashije kumenyekana, abagore benshi barafashwe baricwa bagiye gushaka amazi.
Mu gihe abagabo bishwe bari kurwanirira bagenzi babo, abana bo basangwa aho baba bari kuruhukira bakicwa, abana benshi baburana n’ababyeyi babo mu gihe bahunga ubu bugizi bwa nabi.

Abakirisitu ntabwo bakwiriye kwizera ibyo babwirwa n’umuntu uwo ariwe wese kuko itangazamakuru ryo muri Nigeriya ryatangaje ko akarengane karangiye ribeshya mu gihe abakirisitu basubiraga mu ngo zabo barishwe cyane.
Guhera muri Gashyantare 2013 kugera Mata 2015 isengero 102 zarasenywe zihinduka amatongo.

Ibikoresho by’abakirisitu nabyo ntabwo byorohewe kuko inzu zirenga 787 zarasenywe, inzu z’ubucuruzi z’abakirisitu 9 zirasenywa, imodoka 32 zabo zirafatirwa, ndetse n’amatungo yabafashaga mu mibereho yabo ya buri munsi.
Uyu mugi ungana na kilometero 70 kuri 60 wafashwe n’intagondwa z’abayisilamu, abakirisitu bahatuye barahohoterwa abandi barahunga bitewe nuko Leta ititaye kubacungira umutekano.

Umwe mu ntagondwa yatangaje ko zigaruriye iyi leta ya Nasarawa bashaka guhindura aka gace, agace k’abayisilamu gusa batitaye ku bintu by’abakirisitu bihari. Abakirisitu bahatuye bafite ubwoba bwinshi mu gihe bakorerwa ihohoterwa leta ntigire icyo ibikoraho.

Kugeza ubu abakirisitu ibihumbi makumyabiri na mirongo itatu na birindwi, harimo abana 3083 bari mu nkambi z’impunzi kubwo guhunga ubu bugizi bwa nabi kandi bacyeneye ubufasha kuko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko imiryango nterankunga itarabasha kugirango iyi miryango ibone ibikoresho by’ibanze.

[email protected]

Guverineri wa Jakarta mu gihugu cya Indonesiya w’umukirisitu yagejejwe imbere ya polisi kuri uyu wambere nyuma yo kwibasirwa n’imbaga y’abayisilamu barenga ibihumbi ijana bari bihaye imihanda kuwa gatanu basaba ko afungwa bamushinja kubeshyera igitabo gitagatifu cyabo korowani.

Basuki Tjahaja Purnama umukirisitu wa mbere mu myaka 50 watorewe kuyobora Jakarta umurwa mukuru w’igihugu kiza mu bihugu bya mbere ku isi bituwe n’abayisilamu benshi yamaze amasaha arenga 9 abazwa n’abayobozi nyuma yuko abaturage bari biraye mu mihanda bavuga ko yatutse igitabo gitagatifu.

Iyi myigragamyo yaje ishingiye ku magambo Purnama yatangaje mu kwezi gushize avuga ko korowani yabeshye abayisilamu ko badakwiye gutora utari umuyisilamu.
Amaze kubitangaza byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranya mbaga bituma abahezanguni b’abayisilamu batangira kumushinja ko yatutse igitabo gitagatifu ndetse bamusaba kutazitabira amatora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017.

Ariko yahise yisobanura asaba imbabazi ko abivuga nta muntu n’umwe yashakaga gukomeretsa, ndetse avuga ko bitazamubuza kwitabira amatora azaba umwaka utaha.
Raporo yari yakozwe ku myigaragamyo yamagana Purnama ku masaha ya ku manywa yagaragazaga ko yabaye mu mahoro n’umutekano, ariko bigeze mu ijoro habayeho guhangana hagati y’abigaragambyaga na polisi bituma polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso kugirango itatanye abigaragambyaga.

Iyo myigaragambyo yaguyemo umuntu umwe abandi benshi barakomereka harimo n’abapolisi bakuru 12 bakomerekeye muri uku guhangana.
Abigaragambya bagendaga baririmba ngo bamuce ibiganza n’ibirenge ubundi bamureke agende.

Iki cyaha gihanisha igifungo cy’imyaka 5 muri Indoneziya ariko umunyamategeko wa Purnama Sirra Prayuna yabwiye itangaza makuru nyuma y’amasaha 9 uwo yunganira ahatwa ibibazo yabashije kwiregura ku bibazo 22 yabajijwe.

Indoneziya iza ku mwanya wa 43 ku isi mu bihugu bigaragaramo akarenane gakorerwa abakirisitu, abayisilamu bari ku ijajisha ya 87% mu gihe abakirisitu bari ku kigereranyo cya 8.8% by’abaturage bose.

Malachie Tuyishime

Umwana w’umuhungu wavutse adafite amaso afite ababyeyi b’abakirisitu bizeye ko kubyara umwana utagira amaso ari igikorwa Imana yakoze kugirango ifungure amaso yabo babone icyubahiro cyayo babone n’agaciro k’ubuzima.

Nyuma y’imyaka 2 amaze gushyingirwa n’umusore biganaga muri kaminuza, mu umugi wa Nash uherereye muri Leta ya Tennessee Lacey yaje kwibaruka umwana nyuma yuko abaganga bakurikiranaga uyu mubyeyi bamubyiye ko yabyaye umwana ufite ubumuga butandukanye.

Ariko nubwo yari avukanye ubumuga bwinshi butandukanye ababyeyi baretse uyu mwana arakomeza abaho nyuma yo kurebera mu byuma bagasanga ntamaso afite kandi afite n’ubundi bumuga butandukanye bw’ingingo.

Ariko bamwe mu nshuti z’uyu muryango bamaze kumva ko ibyuma biri kwerekana ko uyu mwana ntamaso afite kandi afite n’ubundi bumuga bw’ingingo butandukanye basabye uyu muryango ko batareka umwana umeze gutyo avuka, ariko uyu muryango urabyanga.

Umuntu umwe yabwiye uyu muryango akoresheje imbuga nkoranya mbaga ko aba babyeyi bikunze kuberako bari bakeneye umwana ariko batari bakwiye kureka uyu mwana abaho, ariko Lacey yasubije uyu muntu n’abandi bamubazaga iki kibazo ko ibyo bari kuvuga ariko isi ibona ibintu ariko atariko Imana ibona ibintu, kandi ko badakwiye gukurikiza ubushake bw’abantu ahubwo bakwiye gukurikiza ubushake bw’Imana.

Yavuze ko bakwiye gukunda uyu mwana nubwo atameze nk’abandi kuko ubudasa bw’abantu bugaragaza icyubahiro cy’Imana mu kurema, aho gukomeza kumva amabwire y’abantu, avuga ko Chritian aramutse apfuye byababaza cyane kuko nubwo ameze gutya bizeye ko azaba umuntu ukomeye cyane muri iyi si.

Lacey yavuze ko mugihe Christian azaba ari mukuru abasha kumwa neza azamubwira ko amukunda cyane, kandi ko ari umuntu udasanzwe Imana yahisemo ngo amubere umuhungu kand ko abishimira Imana.

Uyu mubyeyi Lacey Buchanan akaba yiteguye gushyira ahagaragara igitabo kitwa “Through the eyes of hope” mu kinyarwanda ni “Mu maso y’ibyiringiro” kizasohoka mu Ukwakira 2017 kizavuga k’ubuzima bw’umwana we Christian.

Tuyishime [email protected]

Uburiza sandrine ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo ibimburira izindi mu buhanzi bwe, indirimbo yise “ Nzatabarwa”

Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko yishimiye kwinjira mu muziki ndetse no gusohora indirimbo ye ya mbere cyane ko byahoze mu nzozi ze ndetse akaba anateganya gukomeza gukora umuziki ati :” Nakuze nkunda kuririmba ndetse nkanabikora muri chorale. Ikindi abo mu rugo bakunze kujya bantera ingabo mu bitugu, ubu rero navuga ko ibyari inzozi bibaye impamo, ndabyishimiye cyane.”


Uburiza Sandrine

Uburiza kandi yakomeje adutangariza ko umuziki awukora nk’impano yiyumvamo akaba adateganya kuwukora ngo awukuremo amafaranga kuko icyo yifuza ari uko benshi bahinduka kubw’ubutumwa Imana yamushyizemo.

“ Icyo ngendereye ahanini ni ivugabutumwa ntabwo ngendereye gukorera Imana ndetse benshi bakagira ubutumwa bavana mubyo ndirimba kandi bagahinduka kubwabyo.” Uburiza Sandrine

Indirimbo “ Nzatabarwa “ akaba yarayikoze ubwo yari mu biruhuko mu Rwanda gusa kubera amasomo aubira muri Amerika itarangiye neza. Sandrine akaba yizeye ko izakora ku mitima ya benshi mu bazayumva.

Song link : https://www.youtube.com/watch?v=z47pAAbbCDM

Mike Pence uherutse gutorerwa kungiriza Donald Trump watorewe kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko akeneye Yesu kuruta ikindi gihe yabayeho kubera imbaraga z’inshingano afite zo kuyobora iki gihugu cy’igihangange.

Mike Pence yabitangaje ubwo yagezaga Ijambo kubamukurikiye ababwira ashize amanga ijambo riri mu rwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye Abakorinto: 7:14 agaragaza ko kwirata Krisitu nta soni bimutera ndetse ababwira ko kuva yamenya Yesu yagize umunezero mwinshi bituma amugirira ikizere cyo kuyobora ubuzima bwe bwose.

Yongeraho ko kwizera kwe kwabaye kwizera gushyitse ubwo yafataga icyemezo ku giti cye cyo kwizera Yesu Krisitu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.
Yatangaje ko azi neza ko acyeneye Yesu cyane kuruta ikindi gihe cyose kuko ari we zingiro ry’ubuzima bwe n’umuryango we.

Yagaragaje ko mu gihe abantu bitiriwe izina ry’Imana bazicisha bugufi bagasenga Imana izakora ibitangaza mu gihugu kandi ikabakiriza igihugu, kandi ko yizeye ko Imana iri mu ruhande rwe kugira ngo imufashe gukora ibikomeye bidasanzwe mu gihugu agiye kuyobora.

Infochretienne.com

[email protected]

Mu gihe hasigaye amasaha make tugatangira ukwezi kwa nyuma k’umwaka w’2016, twitegura gutangira uw’2017 aho benshi ubu banatangiye imyiteguro y’uko bazizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ndetse n’itangira undi, Umukambwe Billy Graham w’imyaka 98, akaba n’umuvugabutumwa mpuzamahanga asanga abantu bari bakwiye kureka gufata umunsi mukuru wa Noheli nk’umunsi w’umwihariko aho gutekereza ko ari umunsi wo kwishimisha gusa.

ChristianToday yanditse ko Billy Graham avuga ko bibabaje iyo usanga umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa nk’ivuka rya Yesu wacunguye abantu ubaye uburyo kuri benshi bwo kwikorera ibyo bishakiye byaba bibabaje aho kuzirikana umurimo ukomeye Imana yakoze itanga Yesu ango aze kubacungura. Ati ‘’Birababaje kuko usanga kuri benshi kuri uyu munsi bahakora ibibi byinshi aho gufata umwanya ngo bazirikane ineza y’Imana banayegurire ubuzima bwabo.’’


Billy Graham
Mu magambo ye ubwo yasubizaga kimwe mu bibazo nk’uko asanzwe abigenza iyo asubiza abamukurikira yavuze ko agaciro Noheli ifite igakomora ku murimo ukomeye Yesu yakoza, akavuga ko ibi byari bikwiye gutuma uyu munsi wubahwa cyane, ati ‘’Ubwo uyu munsi wegereje ukwiye gufata umwanya ukibuka umurimo ukomeye Imana yakoze yo kuduha impano, umwana wayo ari we Yesu Kristo.’’

Ubusanzwe iyo abantu bizihiza iminsi mikuru nubwo yaba iyo kwibuka urupfu rwa Yesu, usanga bitangaje ukuntu ari bwo hakorwa ibyaha bitandukanye benshi bakora babyita kwishimira iminsi mikuru. Ibi bitandukanye cyane n’ibyo abantu bari bakwiye gukora kuko intego y’ibyishimo by’umunsi yari ikwiye guhuzwa n’icyabaye kuri uwo munsi.

Innocent [email protected]

Mu gihe cy’imyaka 20, televiziyo ya gikristo yitwa SAT7 yo mu bihugu by’abarabu imaze kugira abayikurikira basaga miliyoni 21, ibintu benshi bavuga ko bigaragaza inyota yo kumva ubutumwa bwiza bwa Kristo nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zibikumire.

Kuva mu mwaka w’1996 tariki 31 z’ukwezi kwa 3, iyi Televiziyo yatangira imirimo yayo, yari igamije gushaka uburyo ubutumwa bwiza bwagera ku batuye mu karere ko hagati no mu bihugu byo mu majyaruguru y’umugabane w’Afurika. Kuri ubu abayikurikira bakaba barakomeje kwiyongera uko imyaka ishira aho bamaze kurenga miliyoni 21.

Imyaka 10 mbere y’uko iyi Televiziyo itangira, igitekerezo cyo kuyitangiza umwongereza Terence Ascott ukorera muri Misiri yakibonaga nk’inzozi zitazapfa gusohora. Inkuru ya InfoChretienne ivuga ko mu mwaka w’1991 aribwo iki gitekerezo cyasaga n’ikigenda gifata umurongo kugeza mu kwezi kwa 11 umwaka w’1995 ubwo hafatwaga umwanzuro wo gutangiza neza iyi televiziyo mu nama yabereye ahitwa Larnaca muri Chypre.

Ikiganiro cya mbere cyatangiye ari ku munsi wa gatanu w’icyumweru tariki 31/03/1996, gitangira mu gihe byari bigoye bitewe nuko aka gace katiganjemo umubare munini w’abakristo ndetse na Leta z’ibi bihugu zidashyigikira cyane imyizerere ya gikristo.

InfoChretienne.com itangaza ko iyi televiziyo yahinduye isura y’ubukristo muri kariya gace k’ibihugu by’Abarabu kuko kugeza ubu SAT7 yagutse ikaba ikoresha imirongo itanu y’ibyogajuru amasaha 24/7.

Gutangira kw’iyi televiziyo kandi na none byabaye ikibazo ku barabu batiyumvishaga ko abakristo bafite imbaraga zingana gutyo, kuko yabashije byibuze kumenyesha imiryango amamiliyoni ubutumwa bwiza batari bafite uko bamenya inkuru nziza y’agakiza ka Yesu. Ikindi yafashije ni ukumenyekanisha amatorero ya gikristo muri kariya gace yari amaze igihe kirekire ameze nk’apfukiranywe, kimwe no kurwaya ivangura iryo ari ryo ryose cyane irishingiye ku myizerere y’abantu.

Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka w’2016 ubwo SAT7 yizihizaga imyaka 20 imaze itangiye ibiganiro, ubushakashatsi bwakozwe mbereho ukwezi n’ikigo kitwa IPSOS bwagaragaje ko ibiganiro bya SAT7 bigenda bifata indi ntera mu gushyigikira abakristo batuye mu duce two hagati kimwe n’amajyaruguru y’Afurika. Ubu bushakashatsi bwo ndetse bugaragaza ko muri iyo myaka iyi Televiziyo ikurikirwa mu bihugu 22 n’abasaga miliyoni 22.5.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abakurikira iyi televiziyo yiganje cyane muri Misiri, Algeriya ndetse na Maroc. Ahandi iyi televiziyo ikurikirwa ngo ni muri Siriya igihugu gifite umubare munini w’abakristo bagihunze kubera intambara, hakiyongeraho Arabiya Sawudite ubusanzwe ikora uko ishoboye ngo ikumire ibikorwa by’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu.

Abakurikiranira hafi ibi byose bavuga ko ibi byerekana inyota yo kumva ubutumwa bwiza mu bihugu byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu cyangwa se n’andi madini atemera Yesu Kristo.

[email protected]

Abahanga mu by’ubumenyi barimo gukora ubushakashatsi ngo barebe niba nyuma y’uko umuntu apfuye nta bundi buzima akomeza kubaho.

Ubusanzwe abantu bitewe n’ibyo bemera usanga bafite imyumvire itandukanye ku gikurikira nyuma y’uko umuntu ashizemo umwuka yahumekaga, ari bwo bavuga ko yapfuye bakajya kumushyingura, ibye bakavuga ko birangiye.

Ku bakristo benshi, bemera ko iyo umuntu apfuye nyuma y’aho hari ubundi buzima nk’uko Bibiliya ibivuga, ariko kandi nanone umuntu akabaho bitewe n’uko yitwaye akiri muzima. Ni ukuvuga ko iyo umuntu yari akijijwe yubaha Imana, agapfira mu Mwami Yesu, bizera ko azazuka yesu agarutse akabaho atazongera gupfa, hanyuma upfiriye mu byaha bakizera ko nawe azazuka ariko we akazukira gukorwa n’isoni, nawe akabaho ubuzima buhoraho ariko bw’umubabaro mu gihe umukiranutsi azaba ari mu munezero. Ibi ariko nanone nubwo abakristo bose bakoresha Bibiliya babisobanura mu buryo butandukanye

Ibi nanone bisa n’ibitandukanye n’ibyo abahanga mu by’ubu bumenyi bavuga nubwo bamwe muri bo nabo baterura ngo berekane ikizakurikira nyuma y’uko umuntu apfuye ariko nanone bavuga ko haba hari ukundi kubaho nyuma yahoo.

Nk’uko bigaragara mu nkuru ya Christian Post, Roger Penrose ni umuhanga w’umwongereza mu by’ubugenge, imibare, filozofi y’ubumenyi, yanahawe igikombe cyiswe Wolf Prize for physics mu 1998. Mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ko hari ubundi buzima nyuma yo gushyirwa mu mva kandi ko umutimanama w’umuntu uba ugikora, gusa ibi kuri we bishingiye ku bimenyetso n’ingero z’ubumenyi. Uyu n’itsinda bakoranye ubushakashatsi berekana ko iyo umuntu apfuye hari igitwara amakuru kikayajyana ahandi hanyuma akahava ajya mu kirere, akavuga ko iyo bibaye ngombwa ko umuntu asubirana ubuzima ya makuru anyura muri za nzira zose, bikamera nkaho umuntu asogongeye ku rupfu.

Yaba ibyo aba bashakashatsi bavuga n’ibyemerwa n’imbaga nyamwinshi y’abakristo byose bigaragaza ko hari igikurikira nyuma y’urupfu byanze bikunze, nubwo umuntu ashingiye ku bumenyi bwo mu isi atabihagararaho ariko nanone ku bizera Kristo, bakwiye kumenya ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi, kandi ubwo bundi abifuza kububamo neza bakabutegura muri iki gihe bagihumeka.

[email protected]

Abakirisitu barenga 10000 bakoze imyigaragambyo mu mihanda yo mu umugi wa Zamboanga baririmba ngo “Yesu uganze”.

Mu umwaka wa 1900 Zamboanga wari icyicaro cya leta Zunze ubumwe za Philipine, ariko guhera mu umwaka wa 1970 hatangiye kujya habera ibitero by’iterabwoba, byakunze gukorwa n’umutwe w’iterabwoba witwa Abu Sayyaf, ukorana n’umutwe uharanira ubutegetsi bwa Isilamu muri Filipine.

Mu umwaka wa 2013, abarwanyi bo muri uyu mutwe bagabye ibitero muri uyu mugi nyuma y’ibyumweru bahanganye, hoherejwe ingabo 4,000 kugirango zijye kubohora uyu mugi, abaturage barenga 10,0000 barimurwa mugihe inzu zirenga 10,000 zari zimaze gutwikwa. Kuva icyo gihe uyu mugi wakunze kugabwaho ibitero by’ibisasu bigahitana abantu benshi.

Ibi bitero bikomeje kwiyongera, abayobozi ndetse na polisi bashyize uyu mugi mu murongo utukura bawongeramo umutekano. Abizera bo mu matorero atandukanye barihuje bategura amasengesho yo gusengera uyu mugi ndetse no gusengera abayobozi.

Aya masengesho yitabiriwe na Shofar umwe mu bafasha gucuranga umuririmyi w’umunyamerika Don Moen, nyuma yo kuramya no guhimbaza Imana, abayobozi bahise basaba ko hategurwa andi masengesho yo kubasengera.

Nubwo umutekano ukiri mucye muri uyu mugi abakirisitu, urubyiruko, abasaza, n’abana ntabwo bahwema guhimbaza Imana no kuyiramya ndetse no gusengera umuyobozi w’uyu mugi Maria Isabelle Climaco ubahora hafi mu bikorwa byose byo kwamamaza ubwami bw’Imana.

@infochretienne.com

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa Life Way Research kigaragaza ko imibare y’abagera kuri 90% by’abakristo muri Amerika biteguye kugana insengero mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli no gutangira umwaka mushya w’2017.

Urubuga rutangaza amakuru ya Gikrsito InfoChretienne.com rwanditse ko ubu bushakashatsi bwerekana ko muri rusange abanyamerika barenga kimwe cya kabiri bazaba bari mu rusengero ku cyumweru ubwo hazaba hizihizwa umunzi mukuru w’ivuka rya Yesu ari wo Noheli, cyane ko iy’uyu mwaka izahura n’umunsi w’icyumweru byumvikana no n’umunsi wo gutangira umwaka ari ko bizagenda.

Ubu bushakashatsi buragaragaza ibi mu gihe kuri ubu havugwa gukendera gukabije kw’imibare y’abitabira kujya mu nsengero mu bihugu byateye imbere. Abakurikiranira ibintu hafi ndetse bavuga ko hatagize igikorwa insengero zahindurwa ahakorerwa izindi gahunda z’ubushabitsi (business) nk’uko byagiye bigenda hamwe na hamwe.

Ubu bushakashatsi ariko nanone buburira abapasiteri n’abandi bayoboye amadini n’amatorero kubyaza umusaruro ubu buryo bwiza bwo kubonera abantu rimwe bakabwiriza ubutumwa bwiza.

Uretse muri Amerika havugwa ibi kuri ubu, ubusanzwe mu bihe by’iminsi mikuru ni kimwe mu bihe abantu mu ngeri zitandukanye bitabira kugana insengero hirya no hino ku isi hatitawe ku madini basengeramo. Muri iki gihe biba byoroshye kubona umuntu ajya mu rusengero nubwo byaba rimwe mu mwaka bikba ari mu minsi mikuru cyane kuri Noheli.

[email protected]

Abapasiteri 2 bari mu mazi abira nyuma yo gukatirwa igihano cyo gupfa muri Sudani bazira imyizerere yabo ya gikirisitu. Ikigo cy’Abanyamerika cy’ubutabera n’amategeko cyatangaje ko isi yagakwiye kwishyira hamwe ikamagana aka karengane.

Rev. Hassan Abduraheem na Rev. Kuwa Shamal nibo batawe muri yombi umwaka ushize muri Sudani igihugu gituwe n’umubare munini w’abayisilamu, babashinja ibyaha byo guhungabanya umutekano.

Jay Sekulow uhagarariye umuryango urwanya akarengane gakorerwa abakirisitu yatangaje ko kuba aba bapasiteri barafunzwe bagakatirwa urwo gupfa bifitanye isano n’imyizerere yabo kandi agaragaza ko niba abakirisitu nta kintu bakoze ngo bavuganire aba bapasiteri bizarangira babishe.

Yongeyeho ko Hassan na Kuwa bakeneye amajwi yabo nk’abakirisitu kugira ngo bateshe agaciro ibyemezo by’urukiko, kuko guceceka kwabo ariko gupfa kwabo.

Agaragaza ko kuba abakirisitu bakomeje gupfa bazira kwizera kwabo byatewe no guceceka kwabo, agaragaza ko bakwiye kwanga aka karengane.

Abakirisitu bo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abakirisitu barenga ibihumbi mirongo itanu na bitandatu basinye ku rupapuro rusaba ko akarengane gakorerwa abakirisitu kahagarara muri Sudani.

Uru rwandiko kandi rwagaragazaga uburyo Abduraheem na Shamal bamaze amezi 12 bafunze kandi babayeho mu buzima bugoye.

Indi miryango irwanya akarengane nk’uwitwa Christian Solidarity Worldwide nayo yamaganye akarengane k’aba bapasiteri. Muri Gicurasi abanyamategeko b’aba bapasiteri bari batangaje ko abakiriya babo bafungiye ahantu hafunganye kandi hatari n’urumuri rudahagije ku buryo bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Shamal na Abduraheem baturuka ku umusozi wa Nuba uherereye mu majyepfo ya Kordofan ahabereye imirwano guhera muri 2011 ubwo ingabo za reta zateraga ibisasu zifashishije indege hagapfira abasivire benshi.

Umyobozi w’umuryango Christian Solidarity Worldwide Mervyn Thomas yavuze ko guta muri yombi aba bapasiteri ari gahunda Leta yihaye yo gusebya no kwambura uburenganzira imiryango ya gikirisitu muri Sudani.

The Christian post.com

[email protected]

Korali Betelehemu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, paruwasi ya Gisenyi mu karere ka Rubavu yatangaje ko ifite umushinga wo kugura imodoka izajya ibafasha no mu ngendo z’ivugabutumwa bakora mu Rwanda no hanze yayo ihagaze igiciro cya miriyoni 150 z’amanyarwanda.

Uyu mushinga watangajwe na Muhire Innocent umuyobozi wa korali Betelehemu ubwo basozaga icyumweru cy’ivugabutumwa ndetse bizihiza n’isabukuru y’imyaka 50 iyi korali imaze ikora ivugabutumwa mu Rwanda no hanze ya rwo.


Korari Betelehemu ya ADEPR-Gisenyi

Yagize ati ‘’dufite umushinga uzatangira tariki 01 mutarama 2017 ukarangira 31 ukuboza 2017 wo kugura imodoka nini izajya ikora ikazajya idufasha no mu bikorwa by’ivugabutumwa tugira mu gihugu no hanze yacyo kuko izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abaririmbyi bose amafaranga twahaga abandi tukajya tuyakoresha ibindi.’’

Yongeyeho ko kandi badafite ikibazo kuko n’abafatanyabikorwa babo bafatanyije muri iki gikorwa bakaba bizeye ko bizagera igihe bihaye bamaze kugura iyi modoka, abaterankunga ba korali Betelehemu biyemeje kujya batanga amafaranga buri kwezi kugira ngo igihe bihaye kizagere bamaze kugura iyi modoka.


Ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 50 korari Betelehemu imaze ibayeho

Ikindi kigaragaza ko uyu muhigo bazawugeraho nuko gahunda zindi bagiye biha babashije kuzigeraho mu kwizera kuko Imana yabafashije kwizihiza Yubire y’imyaka 50, bakayizihiza boroza imiryango muri gahunda bise gira inka mukirisitu, ndetse bagasura abarwayi, bagasura n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyakiriba, bibaha icyizere ko n’ibindi bazabigeraho.

Korali Bethelehemu yatangiye umurimo w’ivugabutumw mu umwaka wa 1965 ikaba imaze imyaka 51 ivuga ubutumwa. yatangiranye abaririmyi 4 itangira yitwa korali y’urubyiruko ariko nyuma y’imyaka 50 Imana imaze kubakoresha iby’ubutwari mu Rwanda no mu mahanga.

[email protected]

Komezusenge Aphrodis ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, asengera mu itorero rya Pentecoke ADEPR, yavukiye mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Ndaro, kuri ubu aba mu mujyi wa Kigali akaba asengera muri Paruwasi ya Karugira I Gikondo, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa agakiza.org yamutangarije ko akataje mu gukora umurimo w’Imana, aho yifuza gukora nibura indirimbo 100 z’amashusho na 200 z’amajwi.

Mu mateka yamuranze, Umuhanzi Komezusenge avuga ko Imana yamuhaye impano yo kuririmba akiri muto, ubwo yari mu kigero cy’Imyaka 7, akaba yararangije amashuri abanza (Primaire ) amaze kwandika indirimbo 68, iyo mpano yagiye ikura kuri ubu ngo akaba yaratangiye gahunda yo kujya muri Studio aho yahereye ku ndirimbo yise byose birashoboka mu mwaka wa 2013 ari nayo yaturutseho izina bamubyinirira .

Ntabwo yagize amahirwe yo kugumana n’ababyeyi be, ndetse Komezusenge akomeza avuga ko nyuma yo kuba imfubyi ubuzima bwamubanye bubi cyane, inzara iramwica ariko Imana irahamukura, Uretse kandi inzara yamwishe, akomeza avuga ko muri ubu buzima yasimbutse imfu nyinshi harimo aho ngo yarozwe incuro 3 ndetse aza no gusimbuka impanuka ikomeye yabereye ku Kamonyi ( Nkoto ) muri nzeri 2014 yahitanye benshi.

Mu kiganiro kirambuye, Umunyamakuruwa agakiza.org yifuje kumenya aho Komezusenge akura ubushobozi, asubiza ko ubusanzwe ari umworozi w’amatungo magufi, ndetse akaba agenda yakira inkunga zigenda ziva mu nshuti ze n’abakunda indirimbo ze, batandukanye

Komezusenge Aphrodis bakunze kwita Byosebirashoboka
Ni iki KOMEZUSENGE asaba itorero asengera mo, Abahanzi bagenzi be ndetse n’inshuti ze ?

Komezusenge asaba itorero rya ADEPR asengeramo guha agaciro umurimo bakora kuko ubasaba imbaraga nyinshi, kuriwe ngo akaba asanga hakwiye kujya habaho ituro ryihariye ryo kubashyigikira kuko ngo abona hatabayeho abaririmbyi ivugabutumwa rikorwa mu itorero ntaho ryagera, yaboneye ho umwanya kandi wo kubwira abahanzi bagenzi be ko bakwiye kurinda ubuhamya bwabo kuko benshi ngo asanga baramaze kubutakaza kandi ngo ibi bigira ingarika kuri benshi .

Mu gusoza Komezusenge akaba yashimiye abakunzi b’indirimbo ze abasabira umugisha wo kurama ndetse anabasaba ko bakomeza kumusengera kugirango uyu murimo akora azawusohoze amahoro.

Mu murwa mukuru Kayiro (Caire) habereye igitero tariki 11 ukuboza 2016, igitero kiri mu bitero byaguyemo abantu benshi, abakirisitu 25 bahasize ubuzima, mu gihe abarenga 49 bakomeretse ubwo bari bateranye ku umunsi wo ku cyumweru bakagabwaho igitero n’umwiyahuzi.

Abenshi mu baguye muri iki gitero ni abagore n’abana, ubwo umusore w’imyaka 22 yiturikirizagaho ibisasu byari bifite ibiro 12 bikibasira inzirakarengane nyinshi zari ziteraniye hamwe zizihiza umunsi w’icyumweru, mu gice cyari cyicawemo n’abantu b’igitsina gore.

Aganiraga n’ikinyamakuru Christian Post umuyobozi w’iri torero ryibasiwe Musenyeri Anba Angaelos yasabye umuryango mugari w’abakirisitu kudahitamo kwihorera ariko asaba ko ubutabera bwakubahirizwa, imiryango y’abakirisitu ikabona ubutabera.

Mgr Anba Angaelos yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi muri Misiri mu gihe cyatambutse byakurikirwaga n’ubugizi bwa nabi mu gihe cy’ikiriyo, ariko ubu ntabikorwa byo kwihorera byigeze bigaragara. Atangaza ko imiryango y’abakirisitu yamaze kubabarira abagizi ba nabi babagabyeho ibitero.

Akomeza avuga ko barimo gusengera imiryango ngo ikire ibikomere yahuye nabyo, ko biteguye kandi bamaze kubabarira abakoze biriya bikorwa, kuko nyuma y’uru rugendo kudatanga imbabaza byazabagiraho ingaruka kuruta ibibazo bari guhura nabyo ubu.

Infochretienne.com

[email protected]

Malik Higenyi niwe wahoze ari umwigisha muri islamu, atuye mu burengerazuba bwa Uganda, akaba akomeje gukorerwa ihohoterwa. Ntabwo akunze kugera mu mudugudu w’iwabo we n’umuryango we kuko abahatuye bahabirukanye nyuma yo kubakubita bamaze kumenya ko we n’umugore we n’abana be 2 bamaze guhinduka abakirisitu, kandi aka gace gatuwe n’umubare munini w’abayisilamu.

Uyu muryango muto wizeye Yesu nk’umwami n’umukiza tariki 16 Mata nyuma yo gutumirwa n’umupasiteri. Tariki 13 Ugushyingo nibwo Malik Higenyi yatangaje ko yavuye muri isilamu ubwo yatangaga ubuhamya mu rusengero amakuru ahita yihuta agera ku musigiti wa Lubanga uri hafi y’aho yari atuye.

Malik yaje kwibasirwa n’abantu 3 ubwo yari mu nzira agenda bamugirirra nabi, bamubwira ko yabahemukiye ubwo yahindukaga umukirisitu, bigera ubwo atakaza ubwenge, nyuma yo kumukubita agakomereka mu mutwe ndetse bamukomeretsa n’ikiganza cy’iburyo. Bafashe n’umusaruro we w’ubuhinzi barawangiza bituma Malik n’umugore we n’abana be bahunga kujya ahantu bizeye umutekano wabo.

Ibikorwa by’akarengane bimaze kumenyerwa ku batuye muri aka gace iyo hagize uhinduka umukirisitu yari umuyisilamu, kuko bimaze kurenga n’inzego z’umutekano kuko mu mpera z’umwaka wa 2015, bishe umupolisi bamuciye ijosi nyuma yo guhinduka umukirisitu avuye muri isilamu.

Kuva mu idini ya isilamu ni ikintu kidapfa kwihanganirwa mu duce dutuwe n’abayisilamu benshi, ariko ntabwo ahantu hose bakora ibikorwa by’urugomo, kuko nko muri Mali nubwo abamisiyoneli bemerewe gutambutsa ubutumwa bwiza, ariko hari igice cy’intagonwa cyiyemeje kurwanya ibikorwa by’ivugabutumwa.

Abayisilamu babarurwa ku kigereranyo cya 13 na 14 ku ijana ku baturage bose batuye Uganda, ariko umuvugizi w’idini ya Isilamu muri Uganda Hajj Nsereko Mutumba, yavuze ko iyi mibare atariyo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru All Africa, igamije gutesha agaciro akamaro ka isilamu, dore ko we avuga ko bagera kuri 25% by’abaturage bose.

Infochretienne.com

[email protected]

Abana bavutse bafatanye muri Nigeriya babaye ikibazo ku babyeyi babo umwe, bamwita Buhamya undi bamwita Gitangaza. Ababyeyi bamaze kubona babyaye abana bafatanye bafashe umwanya bizera Imana ko ariyo izakora imirimo. Ababyeyi b’aba bana ari bo Sam na Mary Ayeni, mu rwego rwo kugaragaza icyizere bafitiye Imana ko yabasha gutandukanya aba bana nicyo cyatumye bita aba bana Buhamya na Gitangaza.

Kuri aba babyeyi amateka y’aba bakobwa babo yari yuzuye icyizere cyinshi, uyu muryango wari ushyingiwe vuba wahoraga witeguye ko hari icyo Imana izakora kubw’aba bana babo.

Umuryango witwa Linking Hands wahuje uyu muryango n’ibitaro bikomeye biherereye Memphis, iherereye muri leta ya Tennessee. Ababyeyi n’aba bana batangiye urugendo rwo guhura n’inzobere z’abaganga harimo abarenga 20 b’abaganga basanzwe n’inzobere mu byo kubaga.

Byafashe amezi 4 kugira ngo abaganga bitegure babanze kwiga uburyo iki gikorwa kizakorwa. Ariko kwizera niyo ntwaro aba baganga bishingikirijeho nkuko byatangajwe na Dr Gerald Jenkins wari mw’itsinda ryatandukanyije aba bana yagize ati ‘’kuri njye no ku bandi benshi turi kumwe kimwe mu byo twabanje gukora mu kwitegura kubaga aba bana ni ugusenga.’’

Nyuma y’amasaha 18 babaga aba bana b’impanga byarangiye babashije kubatandukanya ndetse birangira ubuzima bwabo bukomeje kugenda neza nkuko byatangajwe na Mary mama w’aba bana ubwo yaganiraga na televisiyo imwe agira ati ‘’aya marira muri kubona ni amarira y’ibyishimo, mubonye uko izi mpanga zari zimeze mbere mukabona n’uko zimeze ubu mwabona gukomera kw’Imana.’’

Infochretienne.com

[email protected]

Hirya no hino ku isi kuri ubu hitegurwa kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ubwo abakristo benshi baba bibuka ivuka rya Yesu. Kuri ubu mu bihugu bimwe na bimwe na bimwe haravugwa ibikorwa bitandukanye bigamije gukoma mu nkokora imigendekere myiza y’uyu munsi n’imyiteguro yawo. Ubusanzwe bimaze gusa n’ibimenyerwa ko akarengane gakorerwa abakristo mu bihugu bitandukanye cyane ibigaragaramo umubare nyamuke w’abakristo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International ikomeje gusaba ko hakazwa ingamba mu kureba uko harengerwa uburenganzira bw’abakristo bukomeje guhutazwa umunsi ku munsi. Muri raporo uyu umuryango washyize ahagaragara tariki, 21 Ukuboza, Amnesty International yavuze ko amategeko ashyirwa ahagaragara kubatubahiriza amahame ya isilamu muri nko muri Pakisitani abangamye cyane.

Ikindi nuko abakurikiranwa ngo hatitabwa ku bimenyetso bifatika bicye cyangwa Muri raporo Amunesty yashyize ahagaragara ivuga ko aya mategeko abangamiye uburenganzira bwa muntu, isaba ko yasubirwamo.
Audrey Gaughran umuyobozi wa Amnesty International yavuze ko iyo umuntu akurikiranwe kuri ibi byaha byo kutubahiriza amategeko y’idini, bigorana kwisobanura no kubona ibimenyetso bimushinjura, ikindi kandi ibihano bahanwa bikomeye kuko bafungwa igihe kirekire ndetse hagatangwa n’igihano cy’urupfu.

Si muri Pakistani gusa kuko no mu Buhinde abakristo baho bahura n’akarengane gateye ubwoba. Kuri ubu haravugwa ibitero bigera kuri bibiri byibasiye abakristo ubwo mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru, bivugwa ko byakozwe n’abahindu.

Ibikorwa nk’ibi kandi byavuzwe henshi rimwe na rimwe bikozwe n’udutsiko tw’intagondwa zigendera ku mahame akze ya Leta Isilamu. Hakunze kumvikana ibitero byibasira abakristo ariko bigafata intera yo hejuru mu gihe haba hizihizwa iminsi mikuru yubahirizwa n’abakristo hirya no hino ku isi.

Gusa Leta zimwe na zimwe zagiye zitungwa agatoki haba gushyiraho amategeko nkana agamije gukandamiza no kubangamira abakristo mu bihugu byabo, ibi bikajyana no kuba inzego z’umutekano muri ibyo bihugu zivugwaho kugenda biguru ntege mu gukurikirana abakora ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Chtistian Today/InfoChretienne.com

Imiryango irenga 10 itegamiye kuri leta irengera uburenganzira bwa muntu irasaba umuryango w’abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga kurengera umubare muto w’abakirisitu bakorerwa akarengane uko bwije n’uko bukeye mu ibaruwa ifunguye iyi miryango yanditse, ivuga ko bazira kuba baravuye muri isilamu.

Iyi baruwa ifunguye nibwo buryo iyi miryango yahisemo bwo kugaragaza akarengane gakorerwa abakirisitu mu gihugu kiyobowe n’abayisilamu, cya Irani. Abasinye kuri iyi baruwa batanze ubutumwa bugaragaza ko hakenewe impinduka ku baturage bose kugirango akarengane gakorerwa abakirisitu gahagarare kuko uburenganzira bwa muntu bukomeje gukandagirwa.

Hagati y’ukwezi kwa Gicurasi kugera mu Ukwakira 2016, inzego zumutekano zataye muri yombi abakirisitu 79 bagafungwa igihe kinini, bazira kuva muri isilamu bagahinduka abakirisitu.

Kuva mu mwaka wa 2012 guhinduka ukava muri isilamu ukaba umukirisitu ntabwo byemewe, abakirisitu bateranira mu mazu bihishe, bigatuma babashinja guhungabanya umutekano kuko bateranira mu mazu.

Muri Gicurasi 2016 abizera bashya 4 bakiriye Yesu mu gace ka Rasht barafashwe barafungwa, bagezwa imbere y’ubutabera tariki 15 Ukwakira, 3 muri bo barakubiswe bikabije, ndetse mu nzu z’imbohe zo muri Irani hari abakirisitu benshi bategereje ubutabera bakurikiranweho guhinduka abakirisitu bari abayisilamu.

Abategetsi ba Irani bashyira igitutu ku bayobozi b’amatorero, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse bakabasebya rimwe na rimwe, bafite intego yo gutuma bagira ubwoba bagahunga igihugu, bagafungwa imyaka, 5 kugeza ku 10, bakabasaba kwitaba inzego zumutekano inshuro nyinshi ariko ntibibace integer zo gukora umurimo w’Imana.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ivuga ko abakirisitu bakoretwa ihohoterwa kuko ingingo ya 14 mu itegeko nshinga rya Irani ryemerera amatorero atari isilamu gukorera muri Irani.

Info chretienne.com

[email protected]

Alarm ministries, Gisubizo ministries hamwe na Healing Worship team bazahurira mu gitaramo gisoza umwaka w’2016, cyateguwe n’itorero Foursquare Gospel Church riyoborwa na Dr Bishop Fidele Masengo. Iri torero ubusanzwe ribarizwa Kimironko ho mu mujyi wa Kigali, risanzwe rizwiho gutegura ibiterane byagutse bihuza amwe mu matsinda n’abhanzi bakomeye mu Rwanda.

Aya matsinda afatwa nka zimwe mu nkingi mwamba mu gisata cya gosipeli mu Rwanda, azataramana n’abakristo b’iri torero hamwe n’abandi bakunzi b’ibihngano byabo kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukubuzo 2016 mu gitaramo gisoza umwaka banatangira umwaka mushya w’2017.

Iki gitaramo cyateguwe kimwe n’ahandi henshi kuri ubu aho amatorero aba ategura ibitaramo byo gushima Imana basoza umwaka w’2016 nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera z’umwaka, ari nako bnasengera umwaka ukurikiyeho.

Itorero rya gikirisitu muri pakisitani ryatwitswe n’intagondwa z’abayisilamu mu mudugudu witwa Bath, bituma umuryango mugari wa gikirisitu usaba ko bakorerwa uburinzi kuko umutekano wabo utameze neza.

Pasiteri Zulfigar umuyobozi w’itorero ryatwitswe niwe wemeje aya makuru. Ibi byabaye nyuma yo gushyamirana hagati y’abakirisitu n’abayisilamu bigatuma intagondwa zibagabaho igitero.

Umuryango uhuza amatorero ya gikirisitu watangaje ko igitero cyabereye mu mudugudu wa Bath cyasigiye abakirisitu ubwoba cyane ko basanzwe bakunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.

Nubwo polisi yabwiwe ko hibasiwe n’inkongi y’umuriro ntacyo yakoze bigera naho inkongi y’umuriro yibasira ahantu hanini, nkuko Dildar Bhatti utuye hafi n’uru rusengero yabitangaje avuga ko polisi yanze gufasha abaturage bari bari gufasha kuzimya.

Dildar avuga ko yeretse polisi ko uru rusengero rwari ruri kwibasirwa n’inkongi y’umuriro ariko polisi ntiyabyitaho.

Karamat Masih utuye nawe hafi n’uru rusengero yavuze ko abakirisitu bafite ubwoba nyuma yuko urusengero rwabo ruhiye inzego z’umutekano zirebera bigaragaza ko badakenewe muri aka gace.

Iri torero ryatangaje ko ibyangirikiye muri ubu bugizi bwa nabi bifite agaciro k’amadorali 1000 y’amerika, akaba ari menshi kuri uyu muryango wa gikirisitu.
Wilson Chowdhry umuyobozi w’impuzamashyirahamwe ya gikirisitu yatangaje ko abakirisitu bagikorerwa akarengane muri Pakisitan.

Iyi nkongi yatewe n’umuntu w’intagondwa washatse gutwika ibitabo byose bya gikirisitu bigaragaramo imyizerere ya gikirisitu byose, ariko polisi nayo yakurikiranye ibyabaye ntiyagira icyo ikora.

Umuryango w’impuzamashyirahamwe ya gikirisitu muri Pakisitani wtangaje ko uri gushaka amfaranga ngo usimbuze ibitabo byahiye na Bibiliya zatwitswe n’izi ntagondwa.

Christian post.com

Malachie @Agakiza.org

Corneille Karekezi aririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Nijeriya kubera impamvu z’akazi, akaba yarateguye igitaramo azafatanyamo n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Dominic Nic ndetse na Alexis Dusabe.

Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 08/01/2017, kikazabera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.


Umuririmbyi Corneille Karekezi

Muri iki gitaramo kandi Corneille Karekezi azaboneraho umwanya wo kumurikira abazakitabira Alubumu ye ya kabiri y’indirimbo yise ‘’Njye ndi umugeni wa Kristo’’, ikaba ije ikurikira indi ari nayo ya mbere yari yise ‘’Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu.’’

Mu buzima busanzwe Corneille Karekezi wanabaye umuyobozi wa SONARWA, kuri ubu ni umuyobozi w’ikigo cy’ubwishingizi gikomeye ku rwego rwa Afurika kitwa Africa Re, ibi akaba abifatanya n’umurimo w’Imana wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Amasengesho y’umunsi umwe yahuje abanyamasengesho batandukanye bafite intego yo gusababira isi impinduka bakoresheje amasengesho.

Aba banyamasengesho baturuka mu bihugu bitandukunye birimo Belgique, Ubusuwisi, Canada, USA, Bresil, Coted’Ivoire, Ouganda, Togo, RDC, Nouvelle-Caledonie, n’ahandi, , bafite imyaka itandukanye ndetse no mu mico itandukanye, bahindutse bakizera Yesu nk’umwami n’umukiza, bahindutse umucyo muri iyi si y’umwijima. Bakaba barihurije hamwe gusenga basaba Imana ko ubwami bwayo bwogera hose, ndetse n’ubushake bwayo mu isi nkuko buba no mu ijuru.

Bumwe mu butumwa bwatanzwe n’abitabiriye aya masengesho bwagarutse ku gushima Imana kuba yarabemereye kubaha umwanya wo kuyereka uyu mwaka wa 2017, uyu mwanya wo gusenga ukaba warabaye umwanya wo kwereka Imana uyu mwaka wose kugira ngo umucyo w’Imana uzamurike muri uyu mwaka wose.

Annie –Paule yagize ati ‘’ni iby’igiciro kuri njye kuboneka muri aya masengesho, iki akaba ari igikorwa cyiza, gufata umwanya bakereka ubuzima bwabo n’imbere hazaza Yesu kuko yatanze ubugingo bwe kugirango abantu baruhuke.’’

Jean Pierre yashimiye abategekereje amasengesho afite intego yo gusabira isi impinduka, yizerako Imana yumvise amasengesho basenze basengera isi kugirango Imana irengere ikiremwa muntu.

Tharcisse we yizeye ko Imana yumvise amasengesho yabo akaba ategereje impinduka.

Infochretienne.com

[email protected]

Muri iyi myaka hagenda havugwa ibikorwa byo kurenganya abakristo hirya no hino ku isi nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’ibigo bitandukanye cyane imiryango igamije kurengera uburenganzira bwa muntu.

Kuri ubu imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’umutariyani witwa Massimo Introvigine bugaragaza ko abakristi basaga ibihumbi 90 bishwe mu mwaka w’2016 bazira imyizerere yabo yagendaga ihabanye n’amategeko y’ibihugu hirya no hino ku isi cyane ibigaragaramo umubare nyamuke w’abakristo.

Mu kiganiro uyu mushakashatsi yagiranye na radio ya Vatikani Introvigne usanzwe ufite ikigo cy’ubushakashatsi ku iyobokamana giherereye iTurin mu Butariyani ngo yiteguye gushyira ahagaragara mu kwezi gutaha umwaka w’2017 imibare yavuye mu ibarurisha mibare y’abaguye mu karengane gakorerwa abakirisitu ku isi.

Introvigene yavuze ko hari abakirisitu benshi ku isi badashobora kwerekana imyizerere yabo ya gikirisitu kubwo gutinya akarengane.

Muri ubu bushakashatsi agaragaza ko abarenga 90,000 bazize imyizerere yabo ya gikirisitu. Kuri we ndetse komeza avuga ko urebye wasanga imibare igaragaza ko buri minota 6 umwe aba yishwe nkuko, ibi bikaba byerekana ko akarengane gakorerwa abakristo kagenda gafata indi ntera.

Imibare y’abakirisitu bishwe mu mwaka wa 2016 yarazamutse ugereranyije n’umwaka wawubanjirije, 70 ku ijana muri bo baguye mu mirwano y’amoko yagiye yibasira umugabane w’afurika, mu gihe abandi baguye mu bitero by’iterabwoba byagiye byibasira abakirisitu mu bice bitandukanye ku isi.

Yagaragaje ko abakirisitu benshi muri afurika bagiye bagwa mu bitero by’imitwe y’iterabwo nka Boko Haram, al shabab, n’indi iharanira ibihugu biyoborwa hakurikije amahame ya isilamu.

Introvigne yongeye ho ko imibare y’abakirisitu ijya kungana n’iya abayisilamu hanze ya afurika bazize imyizerere yabo kuko mu bihugu bimwe bya Aziya hagaragaye ku tumvikana bigatuma barwana ubwabo hakagwamo benshi.

Imibare iragaragaza ko imibare y’abakirisitu bazize akarengane muri uyu mwaka yazamutse kuruta ikindi gihe cyose.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu muri raporo y’umwaka washyize ahagaragara igaragaza ko mu hari impungenge ko mu umwaka wa 2017 akarengane kazakomeza kwiyongera.

Christian post.com

[email protected]

Korari Jehovah Jireh isanzwe ibarizwa mu itorero rya ADEPR by’umwihariko mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekoti biga muri Kaminuza yigenda ya Kigali (ULK), iri mu myiteguro y’igiterane kizaberamo igikorwa cyo gufata amashusho y’indirimo zabo zizagaragara kuri Alubumu ya gatatu.

Iki giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki 08/01/2017 kikazabera ku itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Gasave mu mujyi wa Kigali.


Jehovah Jireh CEP/ULK Evening

Uretse kandi Jehovah Jireh muri igiterane bazafatanya guhimbaza Imana na Korari Turanezerewe nayo ibarizwa muri CEP/ULK ndetse n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Rev Past Nkurunziza Alexis.

Iyi Alubumu Korari Jehovah Jireh irimo gutegura igiye kurikira izindi ebyiri zayibanjirije zagaragayeho indirimo nka Gumamo, Turakwemera n’izindi nyinshi zakunzwe cyane n’imbaga y’abantu benshi hirya no hino haba imbere mu gihugu cy’u Rwanda ndetse hanze yarwo.

@Agakiza.org

Leta zunze ubumwe za Amerika zagaragaye bwa mbere mu bihugu 12 bya mbere ku isi bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu nkuko raporo yashyizwe ahagaragara ya 2016 y"Hall of Shame" ibigaragaza.

Uyu muryango ugaragaza ko umwaka ushize w’2016 byari ingenzi kugira ngo bagaragaze ibihugu 3 byagaragayemo akarengane n’ivangura rishingiye ku myizerere ariko bitajyaga bigaragara mu bihugu bigaragaramo akarengane. Ibi bihugu ni Mexico, Uburusiya, na USA nkuko byagaragajwe na Jeff King umuyobozi w’umuryango wa gikirisitu witwa International Christian Concern mwitangazo wahaye abanyamakuru.

Leta zunze ubumwe za Amerika zaje muri ibi bihugu kubera guhindagurika mu mico ndetse n’amategeko amwe n’amwe yagiye agaragara abangamira imyizerere imwe n’imwe ya gikristo. Hari ibyemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa nabi bigateza urujijo.

Raporo y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) igabanya ibi bihugu uko ari 12 mu byiciro 3. Ikiciro cyambere kizamo, Nigeriya, Irake, Siriya bitewe n’intagondwa z’abayisilamu zikunze kugaba ibitero by’iterabwoba byibasira abakirisitu muri ibi bihugu. Iki kiciro kandi kigaragaramo Koreya y’Amajyaruguru bitewe n’uko ubuyobozi bw’iki gihugu bukunze gufata abakirisitu bukabarenganya abandi bagafungwa, abari hagati y’ibihumbi mirongo ine n’ibihumbi mirongo irindwi bahuye n’akarengane muri iki gihugu.

Ikiciro cya 2 kigaragaramo, Ubuhinde, Ubushinwa, Saudi Arabia, Misiri, bitewe n’amategeko ibi bihugu yihanukira mu guhana abadakurikiza imyizerere ikurikizwa muri ibi bihugu.

Icyiciro cya 3 ari nacyo cya nyuma kigaragaramo, USA, Mexico, n’Uburusiya ibi bihugu byaje muri ibi bihugu 12 kubera ko akarengane kiyongereye cyane muri byo. Kwinjira muri ibi bihugu kwa Leta zunze ubumwe za Amerika byatewe nuko iki gihugu cyagiye kinjira mu ntambara gitera inkunga imitwe iharanira amatwara ya isilamu m myaka yashize, ikindi abakirisitu bagiye bibasirwa n’imico yagiye yaduka ndetse ndetse n’itangazamakuru.

Abakirisitu muri USA bakunze kwibasirwa mu itangazamakuru rivuga ko batihanganira abo badahuje imyizerere, ndetse ribashinja ivangura rishingiye ku ruhu, ndetse no gukandamiza amagore ndetse no kuba hari abangiye gusezeranya abahuje ibitsina.

Echoing King yagaragaje ko kwinjira kwa Leta zunze ubumwe za Amerika muri ibi bihugu bitavuze ko haba akarengane aho abakirisitu bagirirwa nabi nko mu bindi bihugu ahubwo agaragaza ko ubwisanzure bw’iyobokamana muri USA buteye inkeke.

Christian post

Amasengesho ni ikintu cy’umwihariko kandi cy’agaciro ku bakirisitu, ndetse ni inshingano akaba ariyo mpamvu akwiye gushyirwamo imbaraga umuntu akabikora abishyizemo umutima. Niba Yesu umwana w’Imana yarafataga umwanya agasenga mu buzima bwe yabayeho hano mu isi twe twagakwiye kubikora kurushaho.

Ni gute wakwirinda kurangara mu gihe uri gusenga? Intambwe ya mbere ni ugutekereza ku Mana uri gusenga, ntabwo uba uri gusenga ku bwawe cyangwa undi muntu uba uri gusenga Imana ifite imbaraga n’icyubahiro kandi yaremye ibiriho byose. Uhawe umwanya wo kuganira na perezida wa Amerika cyangwa Umwami kazi w’ubwongereza, ntabwo wasinzira cyangwa ngo urangare. Graham agaragaza ko uburyo Imana ariyo ifite ubushobozi, kwera, n’ubwenge ariko abantu bayigera imbere ntibabihe agaciro. (Kuva: 15:11)

Mu gihe umuntu agiye gusenga akwiye gufatanya wo kuramya Imana uyishimira uburyo ari nziza, ariko akenshi usanga abantu bajya gusenga bafite urutonde rurerure rw’ibintu bifuza ku Mana ko ibakorera. Ariko mbere yo kwereka Imana ibyo uyifuzaho, ugomba kubanza kuyishimira kubw’urukundo rwayo rutangaje, rwatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango apfire abatuye isi. Ugashimira Imana imigisha ibonerwa muri Kristo Yesu Imana iha abantu uko bwije n’uko bucyeye.

Ariko abenshi birabafasha kwandika ibyifuzo by’ibyo bashaka ku Mana mu gihe bari gusenga. Ariko ntabwo bikwiriye gutwara ibitekerezo cyane ngo bikubuze gusabana n’Imana, bigatera ibyishimo byinshi iyo Imana isubije amasengesho.

Billy Graham asoza abwira abantu guha Imana umwanya mwiza mu minsi umuntu arimo, kandi bakibuka ko kubwa Kristo twemererwa kwegerana n’Imana. (Efeso: 2:18)

Billgraham.org

Mu umwaka wa 2015 Dylann Roof yinjiye mu rusengero rw’abirabura baba muri Amerika, muri leta ya Caroline y’amajyepfo atangira kurasa abarimo, abantu 9 bahasiga ubuzima, ariko uyu mwana w’umuhungu avuga ko atabyicuza.

Abacamanza 12 barimo abagabo 10 n’abagore 2 basabye ko yakatirwa igihano cyo gupfa kuko uyu musore w’imyaka 22 yakoze igikorwa cy’ubunyamaswa gishingiye ku ivanguraruhu kuko afata abirabura nk’abari munsi y’abazungu.

Yagize ati ‘’ntabwo nigeze ntakaza n’irira na rimwe ku bantu nishe.’’

Ntabwo yigeze agaragaza na gato ko ibyo yakoze byamubabaje ndetse n’imwe mu miryango yahemukiye yashatse kumuha imbabazi ntiyashaka kumva ubutumwa bw’imbabazi yari imufitiye.

Umukobwa witwa Ethel Lance yagize ati ‘’wantwaye abantu b’agaciro ariko ndakubabariye, waje ari kuwa gatatu turi kwiga ijambo ry’Imana wica umubare munini w’abantu beza nari nzi, amaraso yabo arataka.’’ Yongeraho ko atazongera kubona umuntu w’intwari nka Tywanza ariko Imana yakiriye ubugingo bwe.

Umwuzukuru wa pasiteri Daniel Simmons wari uri mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko nubwo sekuru n’izindi nzirakarengane zazize ubusa ariko urwango rutazatsinda.

Ikibazo cy’ivangura ruhu cyagiye gikunda kwigaragaza cyane muri Amerika mu mezi yakurikiyeho, kikaba ari ikibazo cyahangayikishije cyane uyu mugabane w’amerika bitewe n’abantu bagiye bazira uko bavutse.

Infochretienne.com

[email protected]

Urukiko rwo muri pakisitani rwagize abere abantu 112 bari bakurikiranweho gutwika amazu yo mu mudugudu wa Lahore yari atuwemo n’imiryango y’abakirisitu.

Muri Werurwe 2013 amazu arenga 60 y’abakirisitu yaratwitswe bikorwa n’intagondwa z’abayisilamu zirenga 300. Izi ntagondwa zakoze ibi bitewe n’ibihuha ko hari umukirisitu wasuzuguye imyizerere ya isilamu. Bashinjaga Sawan Masih w’umukirisitu gutuka uwo bo bafata nk’intumwa y’imana Muhamedi.

Nta muntu n’umwe waguye muri izi nkongi ariko hangiritse ibintu byinshi. Abakirisitu bavuga ko byashyize ubuzima bwabo mu kaga kuko bamwe basigaye nta kintu na kimwe basigaranye. Insengero 2 na Bibiliya nyinshi nazo zaratwitswe muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uwunganira imiryango y’aba bakirisitu mu mategeko Ghulam Murtaza yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko urukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba rwa Lahore rwarekuye 112 bari bakurikiranweho gutwika amazu y’abakirisitu.

Avuga ko babarekuye kuberako urukiko rutabonye ibimenyetso bihagije, ndetse n’abatangabuhamya ntabwo bigeze berekana abakoze ubu bugizi bwa nabi kimwe n’uko ngo hagaragayemo kuvuguruzanya kw’abatangabuhamya.

Sawan Masih wari ukurikiranyweho gutuka muhamedi yaje gukatirwa igihano cyo gupfa gishyirwa mu bikorwa 2014. Ariko yarinze apfa agaragaza ko ibyo bari bamukurikiranyeho byari ibinyoma kuko uwabimushinje kwari ukwihorera ku bw’ikibazo yari yagiranye nawe cy’umutungo bituma amubeshyera kugirango akatirwe iki gihano cyo gupfa.

Uku kwezi komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Sena ya Pakisitani yahise itangaza ko igiye kwiga uburyo yaca ibikorwa by’akarengane n’uburyo bwo koroshya amategeko ahana abantu bakosheje amakosa ajyanye no kutubahiriza iby’idini ya isilamu. Ni ubwa mbere mu myaka 10 ishize urwego rwo mu nteko ishingamategeko rugaragaza ko hakwigwa uburyo aka karengane kahagarikwa.

Inzira iracyari ndende kugirango hagaragare impinduramatwara kuko abahezanguni bo muri pakisitani batangiye ibyo bidashoboka. Muri 2011 guverineri Salman Taseer yishwe n’umurinzi we kuko yasabaga ko haba impinduramatwara aya mategeko ahana abatubahiiza amategeko ya isilamu akoroshywa. Mumtaz Qadri wamwishe afatwa nk’intwari mu idini ya isilamu.

Abarenga 100 bakatiwe igihano cyo gupfa, bategereje ko gishyirwa mu bikorwa kubera kutubahiriza ibijyanye n’idini ya isilamu.

Infochretienne.com

Pasiteri Moussa wari ufungiye Abidjan muri Nigeriya yagizwe umwere ararekurwa nkuko yabitangaje, akaba avuga ko nta kindi akesha ifungurwa atari amasengesho y’inshuti ze n’abayoboke be yamenyesheje ikibazo cye mu gihe yari akimara kugera muri aka kaga.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama uyu mwaka nibwo Umupasiteri witwa Moussa yatawe muri yombi ariko inshuti ndetse n’abakirisitu yari abereye umuyobozi bavugaga ko arengana batangira kumusengera kugirango Imana imibohore iyo ngoyi.

Moussa Kone avuka mu umuryango w’aba Imamu. Yahuye na Yesu ku murimo ukomeye avuga ko wakozwe n’Umwuka wera. Yanditse ubuhamya bwe mu gitabo yise “Njye umwana wa Imamu”.

Tariki 28 Mutarama 2017 yohereje ubutumwa inshuti ze abatabaza ko atawe muri yombi bamusanze mu nzu iwe bigizwemo uruhare n’umuyobozi wa Isilamu kuko yagendaga atanga ubuhamya bw’uburyo yahuye na Yesu muri za Kaminuza. Ababwira ko akeneye amasengesho kuko batangiye kumukorera iyica rubozo.

Bamutaye muri yombi bamushinja gukwirakwiza impapuro mpimbano ariko ageze imbere y’urukiko avuga ko ari umukozi w’Imana atakora ibyo bamushinja kuko nta nyungu abibonamo. Abunganizi benshi bashatse kumwunganira mu mategeko ariko ababwira ko Yesu ariwe mwunganizi wa mbere.

Umugore we Maimouna yatangaje ko ashima Imana kuko yumvise gusenga abantu basengeye umugaragu wayo akabasha gutsinda urubanza kubwo kwizera Imana.

Nyuma y’ibyumweru 2 yararekuwe avuga ko Yesu ari ukuri kandi ko atazacogora kwamamaza izina rye ryera.

Tariki 06 Gashyantare 2017 nibwo yagizwe umwere atangaza ko umutima we unezerewe Umwami Imana kuko hari abapolisi bakurikiye Imana ye mu gihe yari ari kuburanishwa. Kandi Imana ashima Imana itaratumye umurimo akora ugibwaho n’igitutsi.

Moussa ashimira abantu bamusengeye nubw bitari byoroshye ariko Imana yarabikoze ararekurwa asubira mu umurimo w’Imana.

Info chretienne.com

[email protected]

Hashize ibyumweru bike Long Zhenyang umunyamakuru mukuru w’ibitangazamakuru 3 byo mu Ubushinwa asabye ubuhungiro muri Amerika kubwo kutizera umutekano we azira ko ari umukirisitu.

Umuryango w’abanyamakuru bo mu Ubushinwa niwo watangaje ko yasabye ubuhungiro muri Amerika kubw’impamvu za politike. Long Zhenyang yabwiye BBC ko yatangiye gukorerwa akarengane mu kazi guhera mu mpera za 2014 nyuma yo gutangaza ubutumwa muri Hong Kong.

Kuva muri leta ya San Francisco aho yahungiye n’umuryango we Long Zhenyang yagiye akurikiranwe kurwanya gahunda yari yatangijwe yo gukuraho imisaraba igaragara ku nsengero mu ntara y’iburasirazuba yitwa Zhejiang. Umupasiteri umwe warwanyije iki gikorwa cyo gukuraho imisaraba ubuyobozi bwaramwirukanye.
Ku nsengero imisaraba yasimbujwe ibendera ry’abakomunisite.

Long Zhenyang Yavuze ko arambiwe kandi ananiwe gukomeza kwihangana, yari afite icyizere ko hazaboneka impinduka mu gihugu cye ariko icyo kizere cyagabanutse abonye inzandiko zimusaba gusezera.

Yagize ati: Icyizere cyose cyo kubona impinduka cyarayoyotse kubera imyizerere yanjye n’imyemerere yanjye ndetse n’imitekerereze yanjye ya politike, ntabwo nakomeza gukorera ikinyamakuru Hong Kong Commercial Dairy, kiyoborwa n’ishyaka ry’abakominisite bari ku ubutegetsi nicyo cyatumye nsezera.

Umunyamakuru Willy Lam mugenzi we yavuze ko bitangaje kubona umunyamakuru utemeranya n’ishyaka ry’abakomunisite kuko abandi banyamakuru benshi bagendera ku umurongo leta ibahaye.

Long Zhenyang nta na rimwe yigeze atinya gushyira ahagaragara ibiterezo bye mu itangazamakuru ariko nyuma yo guhagarika ibitangazamakuru 5 muri 2015 yabonye ko ntamutekano afite ahitamo guhunga kuko yabonaga yenda kugirirwa nabi.

Muri Amerika Lomg Zhenyang ari kwiga mu ishuri rya gikirisitu ry’itorero yasengeragamo. Atangaza ko atazasubira mu ubushinwa mugihe hataraboneka impinduka.
Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Umubyeyi w’umwana w’umuhungu wishe umu pasiteri amugongesheje imodoka k’ubushake yakiriye Yesu nyuma yo kubona uburyo umuryango wa pasiteri n’abakirisitu babakiriye n’uburyo bahawe imbabazi n’abagize Itorero yayoboraga.

Umuryango wa gikirisitu utanga ubufasha muri iki Vietnam watangaje ko iki gikorwa cyabereye mu umugi wa Vinh uherereye mu majyaruguru y’iki gihugu mu ntara ya Nghe agace gatuwe n’abakirisitu bakomeye k’ubukirisitu bwabo.

Uyu mwaka nibwo uyu mu pasiteri wayoboraga minisiteri y’ivugabutumwa yagongeshejwe imodoka ahita apfa, mugenzi we wayoboraga indi minisiteri y’ivugabutumwa ahita aza kumufasha gukomeza umurimo, nuko abona abakorerabushake 30 bamufasha gukomeza umurimo muri minisiteri uyu mu pasiteri yari yaratangije.

Kugeza ubu muri aka gace hamaze kugera amatorero 12. Abantu benshi bahise bibaza impamvu yabyo bamwe bagaragaza uburakari bwinshi bagenda bavuga ngo niba Imana ari Imana kuki yemeye ko bibaho, ariko Imana yakoresheje iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ikibyazamo umusaruro umubyeyi w’uyu mwana bituma yakira agakiza.

Mama w’uyu mwana w’umuhungu wakoze iki gikorwa yatangajwe n’uburyo abakirisitu batigeze bajyana uyu mwana mu rubanza ndetse n’imbabazi iri torero ryahaye uyu mwana.

Yabonye urukundo bamweretse n’urwo beretse umwana we bituma ahita afata icyemezo cyo gukizwa.
Yakozwe ku umutima kandi n’uburyo abagize uyu muryango nyuma y’igihe gito bahise bagaruka mu urusengero bagakomeza gusengera uyu mwana w’umuhungu ngo Imana imihe agakiza.

Vietnam iza ku umwanya wa 17 ku urwego rw’isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu. Abakirisitu bari ku kigereranyo cy’9.5% by’abaturage bose mu gihe Vietnam ituwe na miriyoni 92.7.
Gospelherald.com.

Tuyishime [email protected]

Urwego w’igihugu rw’imiyoborere RGB rwashyize hanze itangazo, riburira abayoboke b’amadini n’amatorero mu Rwanda kubera ubuhanuzi bwagiye butambuka ku maradiyo n’amateleviziyo akenshi bwasaga nubugamije gutwara umutungo w’abayoboke.

Iri tangazo risohotse nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe , bagasanga abayoboke b’amatorero n’amadini bagenda bigishwa inyigisho zitarizo zigamije guteza imbere ba nyiriguhanura(abahanuzi, abayobozi b’amatorero). Aho usanga abantu bizezwa kujya kuba mu mahanga, kugira ngo bagire imitungo y’imirengera, kugira imodoka zihenze, gukira uburwayi batagiye kwivuza. Nyamara akenshi ibyo bahanurirwa usanga bikemangwa kuko hari abavugako ibyo babwirwa akenshi bidasohora kuko usanga akenshi bigishwa ibitangaza , ntibigishwe gukora ngo biteze imbere.

Muri iyi minsi guhanura bisigaye bikoreshwa n’abayobozi b’amadini nk’iturufu yo kwigarurira imitima ya rubanda rwazahajwe n’ibibazo. Usanga hari ababwirwa gutanga amafaranga menshi ko ariyo atuma Imana ibemera cyane kurushaho cyangwa ikabatuburira ibyo bafite , nyamara ibi bihabanye cyane n’ukuri kwa Bibiliya.

Urugero ni igihe Samaweli yajyaga gutoranya Dawidi mu muryango wa Yesayi, babanje ku murika abasore beza cyane ba Eliyabu, Shama n’abinadabu ariko Uwiteka abitegereje igihagararo arabagaya “Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati “Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.” Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” “(1 samweli 16:6-7)

Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki? Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye. (Yesaya 66:1-2)

Iyi mironko ntabwo ivuguruza ko gutanga ari byiza ahubwo ishimangira igikwiye kubanza mbere yo guhanurirwa ko ugiye kuzamurwa mu ntera kandi uri umujura, Imana iguhaye imodoka kandi uri umwicanyi, Imana iguhaye kujya mu bihugu bya kure kandi uri umusambanyi. Abantu bakwiye kumenyako ubuntu bahanurirwa hari n’ababugeraho badasenga cyangwa batahanuriwe, igikuru ku Mana ni ubugingo buhoraho, kandi igikwiriye mbere ya byose ni ugushaka gukiranuka no gushaka ubwami bw’Imana, ibindi byose biza ari inyongera kuko hari abazapfa batabonye ibyo babwiwe mu buhanuzi kandi hari n’abazabona ubutunzi batarigeze babuhanurirwa.

Imana ikunda abayikunda kandi abayishakana umwete bazayibona

Soma itangazo ryashyizwe hanze n’ikigo cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board)

Ubu bugizi bwa nabi bwibasira uyu mu pasiteri n’abandi baturage muri Centrefrique bwakozwe n’inyeshyamba zo mu umutwe wa seleka nkuko byatangajwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zagiye kugarura amahoro muri iki gihugu.

Izi ngabo z’umuryango w’abibumbye nyuma yo kwica Youssouf wari umwe mu ntagondwa ikomeye hamwe n’abandi barwanyi bakomeye. Izi ntagondwa zahise zitegura igitero cyo kwihorera mu umurwa mukuru Bangui, batwika insengero 2 hagwamo n’abantu barenga 5. Hagwamo n’umukozi w’Imana pasiteri Jean-Paul Sankagui wo mu itorero Eglise du Christ en Centrafrique (ECC).

Abarenga 20 bakomeretse bajyanwa ku ivuriro riri hafi aho nkuko byatangajwe na Dr Michel Yao uhagarariye uburenganzira bwa muntu mu kigo cy’umuryango w’abibumbye akayobora n’ikigo mpuzamahanga cy’ubuzima.

Inyeshyamba zo mu umutwe wa seleka ni itsinda ry’intagondwa z’abayisilamu zo mu umutwe wa FPRC zavutse mu umwaka wa 2013 zirwanya ubutegetsi bw’uwahoze ayobora Centrafrica Francois Bozizé. Kuva icyo gihe hatangiye guhangana hagati y’abakirisitu n’abayisilamu uku gushyamirana kumaze kugwamo abantu benshi, kugeza habaye amatora umwaka ushize akaba ariko gahenge kari kamaze iminsi.

Umurwa mukuru Bangui wabereyemo ubu bugizi bwa nabi habaye isibaniro ry’imirwano hagati y’abakirisitu n’abayisilamu, ariko umutekano warakajijwe mu mezi ashize nkuko byatangajwe na Jean-Serge Bokassa minisitiri w’umutekano.
Jean-Serge yasabye abantu bose ko bagarura ituze ndetse bakubaha inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zabonye ubufasha bw’abasirikare 10,000 b’ingabo z’umuryango w’abibumbye kugirango babafashe kugarura umutekano no guhangana n’izi nyeshyamba zikunda gutwara abaturage ho iminyago.

Nyuma y’aho ibi bibereye mu umurwamukuru Bangui abarenga 9,000 cyane cyane abakirisitu bahunze ingo zabo murwego rwo kwirinda ko bakongera kugirirwa nabi, bahungira mu ntara ya Ouham Pende.
Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Muri Maleziya itegekonshinga ryemera ubwisanzure bw’amatorero, ariko akarengane kagakomeza gukorerwa abakirisitu, ibi bigashyira iki gihugu ku mwanya wa 31 mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane ku isi.

Intagondwa z’abayisilamu nizo zikunze kwibasira abakirisitu cyane mu bihugu byo mu uburasirazuba bw’amajyepfo y’Aziya. Mu mpera z’umwaka wa 2014 ubuyobozi bwatanze uburenganzira ku nkiko z’idini ya isilamu kurusha inkiko zisanzwe.

Pasiteri Raymond Koh yatwawe mu gitero yagabweho mu gitondo cya tariki 13 Gashyantare, ubwo yari atwaye imodoka mu gace ka Kelana Jaya, abantu 5 bipfutse mu maso bari bari mu modoka 3 baramuhagarika nkuko byatangajwe na Malay Mail.

Kuva ubwo Pasiteri Kelana n’imodoka yari atwaye bahise baburirwa irengero. Umugore we Susanna Liew Sow Yoke yatangaje ko iki gikorwa abagikoze bagikoranye ubuhanga, ndetse ko abagiteguye bari bafite amafarnga menshi cyangwa batumwe n’abafite amafaranga menshi kuko imodoka bari barimo zari zihenze cyane. Yongeraho ko abatwaye umugabo we bamukurikiranaga cyane umunota ku umunota kuko bigaragara ko cyari igikorwa bari bamaze igihe bateguye.

Susanna agaragaza ko afite impungenge ko umugabo we yagiriwe nabi kuko yumvaga barashakaga amafaranga, ariko icyumeru kirashize bataramuhamagara ngo yumve niba ari amafaranga bakeneye ngo barekure umugabo we.

Koh azwi cyane kubwo igikorwa yakoze umwaka ushize cyo gutangiza ikigo cy’amahugurwa. Mu umwaka wa 2011 yatawe muri yombi n’urukiko rw’idini ya isilamu akurikiranweho guhindura abayisilamu kuba abakirisitu ariko Babura ibimenyetso bimushinja baramurekura.

Release International yatangaje ko hashije ukwezi kurenga hari undi mu pasiteri waburiwe irengero n’umugore we, abari bamuri havi bavuga ko yashimuswe.
Abakirisitu muri Maleziya barahutazwa cyane mu gihe hari itegeko ryemera ubwisanzere bw’iyobokamana. Amategeko ashyirwaho nayo abangamira cyane ubutumwa bwiza kuko inteko ishingamategeko ishyiraho amategeko yorohereza isilamu gusa agakandamiza abakirisitu.

Minisititi w’intebe Najib Razak yashyigikiye umushinga w’itegeko rifata amategeko amwe yo mu idina ya isilamu agashyirwa mu gitabo cy’amategeko ahana kugirango azabashe kwigarurira intagondwa z’abayisilamu mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]

Franklin Graham Imana yamushyizemo umutwaro mu mutima wo kwamamaza ubutumwa bwiza no gusengera igihugu cye, niyo mpamvu ategura ibiterane by’ivugaburumwa byo gusengera igihugu, umwaka ushize, yabashije kuzenguruka leta 50 zigize USA.

Muri uku kwezi kwa Werurwe, Franklin Graham aratangirira ibi biterane bizenguruka Amerika, muri Leta ya Tenessee.
Uku kwezi arateganya gukora ibiterane 4 byo kuzenguruka leta ya Tennessee, guhera tariki 15, 18, 19, na 21. Umwaka ushize wa 2016 yazengurutse leta zose asengera amatora ngo azagende neza.

Buri gihe iyo yabaga ari kwigisha Ijambo ry’Imana yavugaga ko ahora yumva ijwi ry’Imana rimubwira ko umurimo ukiri mugari kuko atarabasha kugera ku bantu benshi bashoboka nkuko Imana ibishaka. Avuga ko Imana yamuhaye umutwaro wo kugera ku bantu benshi akagera mu migi mito akababwiriza ubutumwa bwiza.

Lawrence Swicegood umuyobozi w’itsindi rimufasha gutegura ibiterane by’uyu mwaka wa 2017, yavuze ko bari gukorana n’amatorero kugirango babafashe ubukangurambaga bw’ahazajya habera ibiterane.

Amatorero menshi n’abantu benshi bamaze kugaragaza ubushacye bwo kuzitabira ibi biterane byo muri uku kwezi kwa Werurwe, basengera n’igihugu. Hateguwe n’abazabasha kuramya no guhimbaza Imana nkuko Swicegood yabitangaje.

Agashya kazagaragara muri ibi biterane nuko hazaba mo n’umwanya wo gutanga ubuhamya bw’abahuye na Yesu agahindura ubuzima bwabo.

Umwaka ushize nibura abantu 230.000 bitabiriye ibiterane byo gusengera igihugu, abarenga 150.000 babikurikirana bifashishije ikoranabuhanga, abarenga 8.000 bahakiriraga agakiza.

Gufasha abantu babuze ibyiringiro kongera kugira ibyiringiro, no kubabwira ko muri Yesu harimo ubuzima nicyo kizatuma Franklin agera mu byaro kugirango ababwire ko hari Imana ihindura ubuzima bw’abantu, agamije ko haboneka impinduka.
Franklin agaragaza ko nyuma yo kuzenguruka Amerika avuga ubutumwa bwiza, yiteze impinduka, mu gusenga no kwihana ibyaha.

Billgraham.org

Tuyishime [email protected]

Umuryango World watch Research washyize ahagaragara raporo igaragaza akarengane ko mu ibanga kakorewe abakirisitu muri leta ya Nasarawa muri Nigeriya.

Guhera muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2016 abakirisitu barenga 826 barishwe, n’abana 117, abarenga 878 barakomerekejwe harimo n’abana 189 mu karengane kari gukorerwa muri Nigeriya.

Iyi mibare ariko irangana na 60% y’abahuye n’ingaruka z’akakarengane babashije kumenyekana, abagore benshi birishwe bagiye gushaka amazi.
Mu gihe abagabo biswe bari kurwanirira bagenzi babo, abana bo basangwa aho bari kuruhukira bakicwa. Abana benshi baburana n’ababyeyi babo mu gihe bahunga ubu bugizi bwa nabi.

Abakirisitu ntabwo babuzwa kwizera ibyo babwirwa n’umuntu uwariwe wese kuko itangazamakuru ryo muri Nigeria ryatangaje ko akarengane karangiye ribeshya mu gihe abakirisitu basubiraga mu ngo zabo batungurwa no kugabwaho ibitero barishwe cyane.

Guhera muri Gashyantare 2013 kugera Mata 2015 isengero 102 zarasenywe zihinduka umatogo. Ibikoresho by’abakirisitu nabyo ntabwo byorohewe inzu zirenga 787 zarasenywe, inzu z’ubucuruzi z’abakirisitu 9 zirasenywa, imodoka 32 zabo zirafatirwa, ndetse n’amatungo yabafashaga mu mibereho yabo ya buri munsi.

Uyu mugi ungana na kilometero 70 kuri 60 wafaswe n’intagondwa z’bayisilamu, abakirisitu bahatuye barahohoterwa abandi barahunga bitewe nuko leta itabacungira umutekano nkuko bikwiye.

Umwe mu ntagondwa zigaruriye leta ya Nasarawa yatangaje ko bashaka guhindura aka gace kuba ak’abayisilamu gusa batitaye ku bintu by’abakirisitu Bihari. Abakirisitu bahatuye bafite ubwoba bwinshi mu gihe bakorerwa ihohoterwa leta ntigire icyo ibikoraho.

Kugeza ubu abakirisitu 20.032, harimo abana 3083 bari mu nkambi z’impunzi kubwo guhunga ubu bugizi bwa nabi kandi bacyeneye ubufasha kuko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko imiryango ntera nkunga itarabasha kubageraho ngo iyi miryango ibone ibikoresho by’ibanze.

Christian today.com

Tuyishime [email protected]

Umupasiteri muri Sudani yatangaje ko Guverinoma yateguye intambara ku bakirisitu kuko batinya ko abayisilamu benshi bari kwizera Yesu bagahinduka abakirisitu.

Itsinda rikurikirana akarengane gakorerwa abakirisitu muri Afurika y’iburasirazuba ryatangaje ko ryavuganye n’abapasiteri 2 mu majyepfo ya Sudani.
Michael na Reith bafunzwe kubera imyizerere yabo ya gikirisitu. Pasiteri Michael Yat yatangaje ko abapasiteri muri Sudani batotezwa n’insengero zigasenywa kubera kwamamaza ubutumwa bwiza muri iki gihugu gituwe n’abayisilamu benshi.

Michael yaje mu mugi wa Khartoum muri 2014 yoherejwe n’itorero ry’Abapresipiteriyene ryo mu majyepfo ya Sudani. Ariko ntabwo yari azi ko Sudani bateguye intambara ku bakirisitu. Nyuma y’iminsi 2 abwirije mu urusengero yatawe muri yombi afungwa amezi 9.

Michael yakomeje avuga ko Guverinoma ya Sudani idashaka abakirisitu mu gihugu kuko batinya ko abayisilamu bagenda bahinduka abakirisitu uko bwije n’uko bucyeye.
Yagize ati: “ abayisilamu ntabwo bemerera abapasiteri ko bakora ibikorwa by’ivugabutumwa mu murwa mukuru Khartoum, Darfour, no mu misozi ya Nouba, uduce dutuwe n’abayisilamu benshi".

Reith we atangaza impamvu akarengane gakomeza kwiyongera muri Sudani biterwa nuko abakirisitu badashyira imbaraga mu kwera imbuto.

Abapasiteri benshi muri Sudani batawe muri yombi mu mezi ashize bashinjwa guhungabanya umutekano. Hassan Abduraheem yakatiwe imyaka 12 azira ko ari umukirisitu. Abandi bakirisitu 4 nabo bari batawe muri yombi bitewe nuko bigaga mu ishuri rya gikirisitu bararekuwe.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2017 insengero 27 zarasenywe. Umushumba Yahia Abdelrahim Nalu yatangaje ko abayobozi b’abayisilamu aribo bagira uruhare kugirango izo nsengero z’abakirisitu zisenywe n’intagondwa z’abayisilamu.

Sudani iza ku umwanya wa 5 ku rutonde rw’isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected],org

Jurgen Kantner w’imyaka 70 yashimutiwe muri Filipine n’intagondwa z’abayisilamu zo mu mutwe wa Abu Sayyaf. Videwo yashyizwe ahagaragara n’izi ntagondwa tariki 27 Gashyantare igaragaza ko akiriho.

Jurgen yafashwe n’izi ntagondwa tariki 05 Ugushyingo 2016. Umunsi ashimutwa wahuriranye n’urupfu rw’umugore wa Sabine Werz w’imyaka 59 wari wishwe mu gitero cyari cyagabwi n’izi ntagondwa zo mu mutwe wa Abu Sayyaf.

Izi ntagondwa zagaragaje Jurgen zisaba umuryango we 780.000$ kugirango zimurekure, videwo igaragaza izi ntagondwa zamushyize icyuma mu ijosi, ari kuvuga ngo noneho bagiye kunyica.

Mu kwezi gushize umuryango w’abibumbye wagaragaje ko hari ubwiyongere bw’iterabwoba rikorwa n’izi ntagondwa mu majyepfo y’umugabane wa Aziya ndetse no mu burasirazuba bwo hagati.

Jeremy Douglas uhagarariye umuryango w’abibumbye yatangaje uyu muryango w’izi ntagondwa uri kwiyongera kuko abarenga 100 bawinjiyemo muri Filipine na Maleziya, mu gihe abarenga 500 bawinjiyemo muri Indoneziya.

Yagize ati “ uyu mutwe wariyongereye cyane mu gace ka Aziya y’amajyepfo. Muri Kamena 2016 bashyize ahagaragara videwo yo kwihuza n’izindi ntagondwa kugirango bafatanye ibikorwa byo kurwanya ubukirisitu muri Filipine”.

Joseph Gyte inzobere mu kurwanya iterabwoba yabwiye ikinyamakuru Bankok Post ko bigoye gucunga izi ntagondwa kuko ziri kugenda ziyongera.

Filipine ni igihugu gituwe n’abakirisitu benshi kuko bagize 90% by’abaturage bose, ariko bakomeza gushyirwaho igitutu, kuko bakorerwa akarengane cyane. Akarengane gakunze gukorwa n’intagondwa z’abayisilamu bashaka guhindura abakirisitu ku ngufu.
Raporo zashyizwe ahagaragara igaragaza ko iyo umuntu yizeye Yesu muri Filipine abigira ibinga kugirango atagirirwa nabi n’izi ntagondwa.

Umupasiteri yabwiye World Watch Monitor ko mu minsi yashize ubwo bagabweho igitero ubwo bubakaga urusengero, ikindi gihe intagondwa 40 zasanze abakirisitu mu urusengero zibagirira nabi zibabwira ko nibakomeza gusenga bazabatwikira mu rusengero barababwira ngo bave muri ako gace.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]

Atangira ubuhamya bwe avuga ko avuka mu umuryango w’abayisilamu. Imyizerere ye n’imico ye n’ibimuranga byari Isilamu. Ntabwo yari yarigeze ahatirwa kujya muri isilamu ahubwo yisanze ariryo dini azi ryonyine.

Natangiye kwiga impamvu Amatorero ya gikirisitu atajya yemera idini ya isilamu. Kandi nabonaga bizera Yesu nk’Imana mu gihe twe tutamwizeraga nk’Imana.

Yahoraga yibaza uburyo Imana yari gutanga umwana wayo, kandi akibaza uburyo Yesu yari gukora ibyo yakoze iyo aza kuba ari umuhanuzi gusa. Yumvaga ko Imana itari kwemera ko Yesu abambwa.akumva ko ababariye abakirisitu bakurikira Yesu.
Yatangiye gushakisha amakuru ya Yesu kugirango azafashe abakirisitu kuko yumvaga barataye umurongo. Atangira kujya asoma bibiliya agirango azajye abona uburyo yigisha abakirisitu.

Rimwe inshuti ye yamubwiye ko ifite mugenzi we ujya umubwira ibya Yesu, ahita amuhamagara amubwira ko ashaka kuzitabira amateraniro y’abakirisitu. Ariko yari azi ko muri Turikiya ntamukirisitu n’umwe uhaba, kuko ntabwo yumvaga uburyo umunya Turikiya yaba umukirisitu. Yumvaga kubona abakirisitu bizamugora kuko abakirisitu ari bacye muri iki gihugu. Ariko ashimishwa nuko abakirisitu bemerera umuntu wese akaza mu materaniro.

Ageze yo yishimiye amateraniro kuko yasanze bagira umwanya wo kubaza ibibazo, icyumweru cyakurikiyeho yasabye mugenzi we ko bajyana mu materaniro, nuko uwo mugenzi we amusaba kumusura mu urugo amwereka filime yitwa “ Yesu Mesiya” ubwo yarebaga iyi filime yategereje ko yumva aho Yesu avuga ngo umuhanuzi uzaza nyuma yanjye muza mwizere, ariko aza gutangazwa nuko Yesu atigeze abivuga.
Abona ko abakirisitu batandukanye n’uko babavuga. Ahita afata umwanzuro wo kujya gusoma ubutumwa bwiza. Atangira kureba niba azakurikira Yesu cyangwa Muhamedi. Nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze Yesu yaravuze ngo ninjye nzira mu gihe Muhamedi yavuze ko ariwe muhanuzi wa nyuma.

Yohana: 14:6 yaravuze ngo ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo nta wujya kwa Data ntamujyanye, arangije abaza mugenzi we niba mu isezerano rya kera hari ubundi buhanuzi bugaragaza Yesu, amwereka Zaburi, 22, Yesaya 53, Zaburi, 2. Nuko asoma iyo mirongo yose, nuko abona igaragaza kuza no kubambwa kwa Yesu.

Nyuma yo gusoma iyi mirongo yabonye neza ko Yesu ariwe nzira ukuri n’ubugingo, atangazwa no kubona uburyo yari yaraciriweho iteka kubera kutizera Yesu, atangira gusenga asaba Imana ngo imufashe.
Abona ko abandi bantu bizera ibindi bayobye kuko batizera Yesu. Avuga ko ubwenge budahagije kugirango umuntu amenye Imana, yabivugaga arimo asenga ngo Imana imwiyereke kuko atashakaga kongera kuyoba inzira.

Yasengaga avuga ko abantu bashobora gukora amakosa bakayobya abantu inzira agasenga asaba Imana ngo imuyobore inzira. Agahora asaba Imana ngo imwiyereke.

Nyuma y’igihe asenga aya masengesho yumvise ubuzima bwe buhindutse, asomye Bibiliya asangamo ibisubizo by’ibibazo byose yibazaga, yaka n’ibimenyetso bimwemeza ko Yesu ariwe nzira kandi ko ariwe akwiye gukurikirwa.
Mu mwaka wi 1996 nibwo yegurira ubuzima bwe bwose Yesu yemera kuyoborwa nawe.

Asoza abwira umuntu wese ushaka kumenya Imana ko akwiye gufungura amaso akareba Inzira Ukurin’Ubugingo ariwe Yesu.

charismanews.com.

Tuyishime [email protected]

Crystal Bassette de Clay wo muri leta ya New York yahoze ari umukinnyi wa filime z’ubusambanyi (porno), imyaka irenga 10 agaragara mu ma filime arenga 100. Aravuga uburyo yavuye mu mwuga wo gusambana no gukina filime z’ubusambanyi akiyegurira Imana, akaza kuba umupasiteri.

Ku myaka 16 Crystal nibwo yibarutse imfura ye Justin muri ubwo buzima yabayemo, mu gushaka kwinezeza yaje kwinjira mu nzu itunganya amafilime ya Hollywood, aba umubyinnyi n’uwerekana imideri.

Avuga ko atazibagirwa umunsi yari yicaye muri dushe amara amasaha arenga 2 arira, nyuma yo gutekereza kubyo yari amaze gukora amaze gukina izi filime y’ubusambanyi.

Mu rwego rwo kwiyibagiza imibabaro yahuraga nayo muri ibi bikorwa yatangiye kwiyahuza ibiyobya bwenge, no gufata imiti myinshi. Atangira kubona amafaranga menshi, ku buryo yabonaga arenga 300.000$ ku umwaka agura inzu atangira kubaho wenyine.

Ariko ntabwo yigeze atekereza ku ngaruka zo kwerekana izi filime z’ubusambanyi n’izi mbyino, nuko ingaruka zitangira kumugeraho.

Muri 2014 ubuzima bwe bwarahindutse nyuma yuko akoze impanuka ikomeye, aza kugira n’uburwayi butewe no gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Ubwo nibwo yatangiye gushaka Imana. Aza gufata umwanya ajya gusenga nyuma yo kumva ijambo ry’Imana, umwigisha avuga uburyo Imana ibabarira ibyaha uko byaba bimeze kose akumva niwe ari kuvuga, birangira yapfukamye ari gusaba Imana ngo imubohore.

Mama we na murumuna we bari bari muri iryo teraniro yakiriyemo agakiza babibonye bararira cyane amarira y’ibyishimo kuko batumvaga ko yakizwa.
Crystal yahise ahinduka umukirisitu mwiza aza guhura na pasiteri David baza gushakana.

Uyu muryango uyoboye Itorero, Crystal akunda gutanga ubuhamya bw’aho Imana yamukuye kugirango yereke abandi ko ntaho Imana itakura umuntu kandi ko Imana ibabarira ntiyibuke ibya kera.

Crystal iyo yibutse iminsi ya kera abona ukuboko kw’Imana kwarakoze ibikomeye, agaragaza ko Imana yahinduye ubuzima bwe.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]

Ku cyumweru tariki 12 Werurwe nibwo abanyeshuri 27 ba mbere barangije amasomo mu ishuri ryo “Gukira no kuba umwigishwa” ry’umuryango wa gikirisitu Ellel Ministries bahawe impamya bumenyi.

Mu buhamya bwatanzwe n’abarangije amasomo muri iri shuri bwagarutse ku umumaro aya masomo yabamariye cyane cyane kwimenya kugirango babashe gukira ibikomere bari bamaranye igihe ndetse n’uburyo bwo gufasha abandi.

Iribagiza Rwema Alice ufite abana 3, watandukanye n’umugabo yavuze ko nyuma yo guhura n’iki kibazo yaje kwiga izi nyigisho, abasha kumenya umuzi w’ibibazo yahuraga nabyo. Yagize ati: “ nakoreshaga imiti kugirango nsinzire bitewe n’ibibazo nari mfite, Ukuri nakiriye ni uko Imana ari umubyeyi, iyo ikubabariye biba birangiye, iyo bitabaye ugira ingaruka, umubano wanjye n’Imana ni mwiza, no kwizera Imana cyari ikibazo ariko maze kumenya ko byose Imana ibishoboye, ibyo nkora mbikoreshwa n’urukundo rwayo”.

Alice yongeyeho ko umubano we nawe utari umeze neza kuko ntabwo yihaga agaciro, kuko yakundaga gukora cyane ntaruhuke byari byaratumye atangira kugira ibibazo mu mutwe, ariko aho amaze kwimenya yatangiye gufata umwanya uhagije wo kuruhuka arakira.

Alice yongeraho ko kutimenya byari byarangije umubano we n’abandi, ndetse bigira ingaruka ku bana be, ariko aho amariye kwiga izi nyigisho yagize amahoro menshi, kandi iyo ufite amahoro nibwo Imana igusanga.

Undi watanze ubuhamya bw’icyo aya masomo yamufashije ni Munyakanyinya Pierre Clever wavuze ko abana be yari yarabamariye mu umusarani ashaka kugira amahoro, ariko akarushaho kumva ajya mu mva. Yagize ati : “ umubyeyi wamariye abana mu musarani ashaka umunezero, umuntu nk’uwo yakira akaba muzima? Twize kumenya umuntu bituma twimenya, kuko udashobora gukira utarimenya. Twamenye urukundo Imana idukunda, kwakira no kwizera imbabazi z’Imana”.

Nyuma y’imibabaro yose yari yaragize yabonye umwanya wo kubibwira mugenzi we aramufasha yumva ateye intambwe yo gukira.

Mukandinda Emiriana wari ufite hejuru y’imyaka 70, witabiraga aturutse mu karere ka Kirehe nawe yavuze ko yari yaratangiye kwiyahuza inzoga nyinshi n’itabi ryinshi kugirango yiyibagize umubabaro, ariko nyuma yo kumenya umuzi w’ibibazo yari afite yatakambiye Imana ngo imukize, Imana iramukiza none yarabohotse.

Mu ijambo ry’Imana Mgr Emmanuel Korine umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda yagejeje ku bitabiriye uyu muhango riri muri Yeremiya: 12:7 yavuze ko indwara y’umutima nta wundi muntu ubasha kuyivura, uretse uwashyize umutima mu muntu, asaba abarangije amasomo kujya gufasha abandi bantu bafite ibikomere kugirango babashe gukira.

Ellel ministries ni umuryango wagikirisitu umaze imyaka 30 ukora ku isi watangijwe n’umwongereza Peter Horrobin. Muri Afurika watangiriye muri Afurika y’epfo ukaba umaze imyaka 3 n’igice ukorera mu Rwanda. U Rwanda ni igihugu cya 2 muri Afurika uyu muryango ukoreramo.

Iri shuri rya Ellel ministries rikorera kicukiro sonatube, amasomo y’ikiciro cya 2 akazatangira tariki 03-04 Kamena 2017, amasomo aba rimwe mu kezi, kwiyandikisha ni 2000 mu gihe amasomo 10 ari ibihumbi 90.000.

Tuyishime [email protected]

Mu mpera z’umwaka ushize w’2016 nibwo mu gihugu cya Norvège (Noruveje) havuzwe itegeko ryemerera gusezerana hagati y’abantu n’amatungo nk’abagabo n’abagore, itegeko ryishimiwe na bamwe bahise bashaka kurishyira no mu bikorwa.

Ikinyamakuru secretnews.fr cyanditse iyi nkuru cyavuze ko aya masezerano ngo azajya aba hagati y’abantu n’ubwoko bw’amatungo ukuyemo inyamaswa zo mu gasozi, udusimba n’inyamaswa zo mu mazi. Iki kinyamakuru cyaganiriye na Barbarä, umukobwa witegura kubimburira abandi mu gushyira mu bikorwa aya masezerano. Barbarä Trüdlosmek mu gihe yerekanaga itungo bitegura kurushingana (imbwa) ko bakundanye neza kuva mu kwezi kwa mbere 2015 yavuze ko yiteguye kuzumva neza uburyohe bw’urukundo ku mpande zombi.

Biteganyijwe ko Barbarä Trüdlosmek azabana n’iyi nyamaswa yahawe izina rya Rudolf mu mezi atatu ari imbere. Kubijyanye n’uburyo Barbarä avugana n’iri tungo yagize ati ‘’Rudolf dufite uko tuvugana, izi ibigiye kuba, wenda sinkanjye namwe ariko……irabyumva.’’

Ku bijyanye n’uburyo bw’imibonano mpuzabitsina Barbarä yirinze kugira byinshi atangaza, avuga ko atari byo yubatseho cyane ku gushinga urugo rwe na Rudolf ariko icyo yiteze ari umubazo mwiza bazagirana.

Iyi mbwa yahawe izina rya Rudolf Trüdlosmek nta zina ryemewe ry’umuryango ifite, icyakora biteganyijwe Barbarä bagomba kubana ari we uzayigenera izina nk’uko biteganywa n’amategeko y’igihugu cya Norvège kuva hashyirwaho ubwami.

Muri iyi myaka ya vuba hirya no hino mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyateye imbere hagenda haduka amategeko anyuranye n’amahame y’ijambo ry’Imana, arimo nko kubana kw’abahuje ibitsina, gushyingiranwa kw’abantu n’inyamaswa kimwe n’andi bamwe bita ayo kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibintu nk’ibi bigenda bifata indi ntera aho usanga bikwira mu bihugu byinshi kugeza n’aho bamwe mu banyamadini n’amatorero ya gikristo agaragaza ko abishyigikiye.

@Agakiza.org

Umuryango wa gikirisitu w’abanyamerika watangaje ko watanze inkunga ya miriyoni 2 z’amadorali mu gikorwa cyo gufasha imiryango y’abakirisitu yahunze ubugizi bwa nabi bakorwa n’intagondwa zo mu mutwe wa ISIS, muri Irake na Siriya.

Uyu muryango umwaka ushize wanditse raporo y’amapaje 300 igaragaza ko abakirisitu muri ibi bihugu bari gukorerwa Genoside, bahamagarira ibindi bihugu kugira uruhare mu gufasha abakirisitu bari muri ibi bihugu, kugirango akarengane bakorerwa gahagarare.

Mu ibaruwa bahaye ibinyamakuru igaragaza ko batanze n’ubundi bufasha burimo imiti muri Irake, no mu gace gatuwe n’abakirisitu ka Alleppo muri Siriya, ndetse n’ibindi biribwa bitandukanye.

Uyu muryango wabwiye Christian post dukesha iyi nkuru ko kuva umwaka ushize ijwi ryari rimwe ko abakirisitu muri aka gace bari gukorerwa Genocide n’andi madini afite abayoboke bacye ariko ijwi ryabaye rito kuko ubu bugizi bwa nabi butigeze buhagarikwa.

Iyi miryango kandi iracyakeneye ubufasha doreko ntabufasha bwa Leta y’Amerika burabageraho cyangwa inkunga y’umuryango w’abibumbye. Abayobozi bashya bagakwiye gushyiraho ingamba nshya zo guhagarika ivangura kugirango iyi miryango igizwe n’abantu bacye ye gukomeza gukorerwa Genocide n’intagondwa z’abayisilamu zo mu mutwe wa ISIS.

Amamiriyoni menshyi y’amadorali yagiye yoherezwa n’ibihugu cyangwa indi miryango ikorera hanze ya Irake aje gufasha abakirisitu bahunze ubwicanyi ariko ntabagereho kuko izi ntagondwa z’abayisilamu zayafatiraga atarabageraho, kuko atanyuraga mu miryango ya gikirisitu yo muri iki gihugu, nkuko iyi miryago yabibwiye Christian Post.

Kuva ISIS yakwigarurira uduce tumwe two muri Irake na Siriya muri 2014 uyu muryango umaze gutanga ubufasha bw’arenga miriyoni 12$ mu gufasha imiryango y’abakirisitu yahunze ubugizi bwa nabi bakorwa n’izi ntagondwa.

Anderson yatangaje ko uyu mwaka wa 2017 nawo impunzi zizakomeza kwiyongera mu burasirazuba bwo hagati niba ntagikozwe ngo ubugizi bwa nabi buhagarikwe.
Uyu muryango uhamagarira abakirisitu aho bari hose ku isi gufata umwanya bagasengera abakirisitu bo mu burasirazuba bwo hagati kugirango Imana ibakize ingoyi y’akarengane.

Christian post

Tuyishime [email protected]

Umupasiteri, wakoreraga umurimo w’Imana muri leta ya Californie muri Amerika, mu ijoro ryo kuwa kabiri yatemwe n’umuyoboke we ari kumusengera mu gipangu iwe mu rugo.

Herbert Valero, umupasiteri mu itorero Victory Outreach Church yari afite imyaka 68, yiciwe iwe n’umukirisitu we ubwo yari ari kumusengera.

Uyu musore w’imyaka 37 witwa Silva yagiye kureba pasiteri iwe ngo amusengere, mu gihe yari ari kumusengera, hanze mu gipangu kuko yari yanze kubangamira abo mu rugo iwe, uyu musore ahita amutema, abagize umuryango wa pasiteri bagiye kubona babona pasiteri yinjiye mu nzu avirirana amaraso.

Silva yahise ahunga yinjira mu modoka y’umweru aragenda mu gihe umuryango wari uri gushaka uburyo wafasha pasiteri kubona ubutabazi. Ariko byarangiye ntacyo bitanze kuko pasiteri yapfuye batarabona uburyo bamugeza kwa muganga.

Ku isaha ya sambiri na 45 za nimugoroba nibwo abagize umuryango wa Silva babonye atashye, bahamagara polisi, ndetse batangira kumureba kugirango adacika kuko babonaga aje afite amaraso.

Iki cyaha yakoze cyo kwica, uwagikoze iyo ahamwe nacyo atanga n’ihazabu ya miriyoni y’amadorali y’Amerika.

Ntabwo hatarameyekana icyateye uyu musore gukora iki gikorwa cy’ubunyamaswa, umuyobozi wa polisi Stan Cooper yavuze ko intwaro yakoresheje ari agakero gato.

Uyu mu pasiteri yari amaze igihe akora umurimo w’Imana, yari azwi cyane ku kurwanya gukoresha ibintu byongera ingufu mu mubiri, ku rubyiruko n’abana cyane cyane abana bo ku mihanda kuko bibazanira ingaruka. Yari inshuti y’amagara n’umwe mubayobozi b’umugi Tony Barrera.

Nyuma y’iyi nkuru y’incamugongo yavuze ko Pasiteri Herb yari umukozi mwiza kuko yagiraga umutwaro wa rubanda cyane, yakundaga kujya kubwiriza ubutumwa bwiza mu nzu z’imbohe, avuga ko asize umurage mwiza.

Tony yavuze ko Pasiteri Herb yakundaga kwakira abantu benshi ngo abasengere cyane cyane abo mu itorero rye, akaba ari muri urwo rwego Servando Ayala Silva yari yajemo.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]

Beatrice LaMonte kubwo gukorera Imana yamuhaye ubuzima buzira umuze kuko ku myaka 100, abasha guteka, gutwara imodoka, kujya guhaha gukoresha telephone n’ibindi. Yihanganiye muri Yesu, ndetse maze imyaka 77 yemereye Imana kuyikorera nyuma yo ku mukizaga.

Beatrice LaMonte, yakuze nk’abandi bana, abakobwa bo mu rungano rwe bagakundaga kumwita Bea. Ku myaka 23 ubwo yari agiye kurongorwa yahuye n’uburwayi bw’igituntu. Bamwohereza kurwarira mu nzu z’abarwayi b’igituntu I New-York kugirango azabe ariho apfira, ndetse yari ageze aho atabasha kuvuga bitewe n’uburyo yari arembye.

umunsi umwe yaje kumva umwe mu baganga abujije umuforomokazi kumwitaho avuga ko agiye gupfa yagize ati: “ uwo mwihorere azapfa ejo mu gitondo”.

Nuko Beatrice atakira Imana arayibwira ati numfasha nkongera kubona izuba nkava kuri iki gisasiro ndiho nzagukorera iminsi y’ubuzima bwanjye bwose nsigaje, kandi nzajya aho uzantuma hose. Imana ihita itangira kumukiza.

Beatrice niwe murwayi wenyine wabashije gusohoka muri iyi nzu yari arwariyemo kuko abandi bose bapfuye. Amaze gukira atangira gutekereza ku masezerano yari amaze kwemerera Imana. Imana imuha kwizera gukomeye kuko kuva ubwo yahise agirira Imana icyizere gikomeye. Avugako yahise yumva imiryango ikingutse yumva ntakintu na kimwe kimutandukanya n’Imana.

Yahise yibuka ko ku myaka 7 yumvise ijwi ry’Imana ubwo yari iwabo mu rugo rimuhamagarira kubwiriza ubutumwabwiza, ahita atangira ubwo kubwiriza ubutumwabwiza kugeza nubu nibyo agikora.

Nyuma yo gukorera Imana mu itorero yakuriyemo, Beatrice yatangije irye torero aryita Temple of Faith “ Urusengero rwo Kwizera”. Itorero rye ryakomeje imyizerere ryatangiranye kuva 1955, mu ntego yo kuba ahantu Yesu ahindura ubuzima bw’abantu.

Akunda gukorera umurimo mu bantu babaswe n’ibiyobyabwenjye, abarenga 60 bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza abenshi bahabwa n’inshingano z’ubupasiteri.

Beatrice amaze kuzenguruka ibihugu byinshi abwiriza ubutumwabwiza nkuko yabyemereye Imana mbere yuko imukaza, harimo Leta z’unze ubumwe z’Amerika, Afurika, Guatemala, Mexique, Ubudage, Ubuhorandi, na Puerto Rico, aho Imana imwohereje hose ajyayo nkuko yabiyemereye, kandi ubuzima n’umutima we yabyeguriye Imana, kandi agashobozwa gukora umurimo w’Imana n’imbaraza z’Umwuka Wera.

Uyu munsi iyo muganga we amubwiye ngo yitegure aramusubiza ati “ Hoya Imana yaravuze ngo hitamo ubuzima kugirango ubeho kandi ubeho ubuzima bwiza kandi ku bwinshi.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]

Rosa Castillo w’imyaka 34 yashimuswe n’abagizi ba nabi bajya kumukoresha ubusambanyi ku ngufu afite imyaka 12. Aravuga uburyo yari yarafungiranywe mu kazu gato n’uburyo yasambanyijwe mu gihe cy’imyaka 10 mbere yuko asenga Imana ikamubohora iyo ngoyi.

Rosa yamaze imyaka irenga 10 yarafashwe n’amabandi akora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge hagati ya Mexique na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Umunsi Rosa na bagenzi be bashimutwa aya mabandi yabasanze mu mirima y’imboga bari gusarura babasaba gukorana imibonano mpuzabitsina.

Umwe muri bo abwira Rosa ko yahunga vuba agasanga umuryango we wahungiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe hari intambara muri Mexique. Ariko ntabwo byamukundiye kuko yahise ashimutwa ajyanwa gukoreshwa ubucakara bw’ubusambanyi.

Yagize ati: “nashimuswe n’umwe mu mabandi mara imyaka 14 mfungiranwe ahantu mu kazu gato cyane, nkagaburirwa kabiri mu cyumweru mfunganywe n’undi mugore n’umwana”.

Gukoreswa imibonano mpuzabitsina gufatwa nabi, uyu mwana w’umukabwa byaramurenze abona ko ari nk’igihano gikomeye, atangira gusenga yisabira gupfa, agasenga asaba Imana ngo imwakire kuko yumvaga gupfa bumurutira kubaho.

Muri ubwo buzima yaje gutwara inda abyara umwana w’umukobwa, atangira gufata umwanya wo kwita ku mwana we w’umukobwa. Atangira no kwiga uburyo yazacika akava muri aka kazu yari afungiyemo.

Nyuma yahise yikuramo ibitekerezo byo gupfa atangira gusenga asaba Imana ngo imubohore iyi ngoyi. Amara imyaka ategura uburyo yazacika akava aha hantu. Aza kubona amahirwe ijoro rimwe ubwo bari mu minsi mikuru afata umwana amushyira mu gikapu arangije arahunga.

Yagize ati: “ narirutse, ndataka, mbona ngeze mu bantu. Nageze ahantu hari abaganga, na polisi mbabwira ibyambayeho byose, bavuga ko bagiye kunyitaho”.
Nyuma y’ibyamubayeho Rosa n’umukobwa we babonye aho kuba muri 2008, akaba asigaye akora ibikorwa by’urukundo by’ubuvugizi ku bandi bafite ibibazo byo gushimutwa bagafatwa kungufu n’icuruzwa ry’abantu.

Avuga ko impamvu akora ubuvugizi ari uko abana bakunze gufatwa bakajyanwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bakiri bato kandi avuga ko bimubabaza cyane kuko nawe umwana we w’umukobwa amaze kugira imyaka 13 akaba atifuza ko nawe yabaho ubuzima nkubwo yabayemo.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]

Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wishe abantu 100.000 abakirisitu n’abayisilamu, abarenga miriyoni 2 bava mu byabo mu bikorwa by’ubugome bimaze igihe bikorwa n’uyu mutwe muri Nigeriya hagamijwe kurandura ubukirisitu muri iki gihugu nkuko byashyizwe ahagaragara.

Premium Times Nigeria yatangaje ko raporo igaragaza imibare y’abamaze guhitanwa n’uyu mutwe yashyikirijwe Guverineri Kashim Shettima wa leta ya Borno muri iki cyumweru ifite umutwe ugira uti: “Gushaka umuti w’ibibazo biterwa na Boko Haram muri leta ya Borno”.

Shettima yatangaje ko Boko Haram yishe abarenga 100.000, abandi miriyoni ebyiri n’ibihumbi ijana na cumi na bine (2.114.000) bahunga ingo zabo kugera mu Ukuboza 2016, ibihumbi Magana atanu na mirongo itatu na birindwi Magana inani na cumin a batanu (537.815) bari mu nkambi z’impunzi zitandukanye mu gihe abandi ibihumbi ijana na mirongo itanu n’umunani maganabiri n’umwe (158.201) bari mu nkambi za Muna na Maiduguri.

Boko Haram yatangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu mwaka wa 2009 igaba ibitero ku nzu zikorerwamo na guverinoma, ku nsengero, ndetse n’inzu z’abaturage igamije guca intege abakirisitu kuko bamaze kwiyongera cyane muri iki gihugu dore ko bamaze kurenga kimwe cyakabiri cy’abatuye iki gihugu.

Perezida Muhammadu Buhari yiyamamariza kuyobora iki gihugu yavugaga ko ingabo za Nigeriya zigiye kurandura burundu uyu mutwe bitarenze umwaka wa 2016 ariko ibitero by’uyu mutwe birushaho kwiyongera.

BBC muri Mutarama yatangaje ko izi ntagondwa ziri kwifashisha abagore n’abana mu bikorwa byo kwituririzaho ibisasu. Abagore bakaba bari kwibasirwa n’izi ntagonwa cyane. Abazwi cyane ni abana b’abakobwa b’abakirisitu barenga 200 batwawe mu mugi wa Chibok mu mwaka wa 2014 kugeza na nubu bakaba bataragarurwa.

Imiryango ya gikirisitu muri Nigeriya yatangaje ko insengero 900 zasenywe mu majyaruguru ya Nigeriya honyine hagamijwe gukumira abantu bakomeza gukurikira Yesu.

Shettima agaragaza ko kuba uyu mutwe utarandurwa burundu ari uko hari abayobozi b’igihugu bakorana n’izi ntagonwa kuko nabo badashaka ko abakirisitu bakomeza kwiyongera muri Nigeriya.

Agaragaza kandi ko uwahoze ayoboye iki gihugu Goodluck Jonathan wari umukirisitu yari yagerageje gukora ibishoboka byose kugirango abana b’abakobwa bashimutiwe Chibok bagaruke ariko arinda ava kubutegetsi bidakunze.

Shettima agaragaza ko ubutegetsi bwa Buhari butagaragaza ubushacye bwo guhangana n’uyu mutwe no gukingira abaturage ahubwo rimwe na rimwe hari bamwe mu bafatanya na Buhari bagaragarwaho n’ironda bwoko bagakora ibikorwa by’ubwicanyi.

Christian Post.com

Tuyishime [email protected]

Nick Vujicic, ni umuntu uzwi cyane ku isi nk’umuvugabutumwa wavutse atagira amaboko n’amaguru, amaze kugeza ubutumwabwiza bugarura icyizere mu bantu muri gereza 601 muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Asangiza abagororwa urukundo rwa Yesu rutagira akagero n’uburyo bakwakira kubohoka muri we.

Itsinda rifatanya na Nick bateguye ibiganiro byerekanwa muri gereza bifite intego igira iti: “Ubuzima butagira amaboko n’amaguru” iri tsinda ryashoye muri uyu murimo w’Imana wo kuvuga ubutumwabwiza muri za gereza. Videwo y’iyi nyigisho “Ubuzima butagira amaboko n’amaguru” yoherejwe mu ma gereza kugirango yifashishwe n’abavugayo ubutumwabwiza n’abigisha inyigisho z’ijambo ry’Imana.

Gereza 601 muri leta 21 batangije iyi gahunda yo kwerekana izi nyigisho, izindi Leta 8 nazo zirateganya gutangiza iyi gahunda.

Itsinda rifatanya na Nick ryatanaje ko ryishimiye umusaruro iyi gahunda yatangiye gutanga, muri videwo bashyize ahagaragara bagaragaza Nick uyu mwaka ari kuganira n’abagororwa bo muri gereza ya Telford, ari kubabwira ko nubwo bamubona uko ari n’uko yavutse afite ibyishimo n’umunezero n’icyizere muri Yesu.

Nick yababwiye ko adaterwa ipfunwe n’uko ameze ndetse ko nabo mu gihe bamara kubohorwa na Yesu ku ngoyi z’ibyaha batakongera kugira ipfunwe nubwo bidakuraho ko baguma mu nzu y’imbohe kuko nawe nta pfunwe agira nubwo bitamubuza kuba nta maguru n’amaboko afite.

Yagize ati: “ ndi hano imbere yanyu nta maguru n’amaboko ndababwira ko bitambuza gukora. Ndababwira ko kuba muri mu nzu y’imbohe bitababuza kubaho ubuzima bwiza mufite uburuhukiro muri Krisito Yesu”.

Ababwira ko kutizera Yesu ariyo gereza ikomeye ya mbere kuruta izindi ababwira kwizera Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo bakabasha kubohoka bakava mu bubata bw’ibyaha kuko bwo buganisha ku rupfu, kandi ko byabahesha kubohoka kurusha n’ababarinda mu gihe bo baba batarakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]

Muri Kenya, umubare mwinshi w’abaturage ni abakirisitu. Mu duce dutuwe n’abayisilamu benshi, abakirisitu bakorerwa akarengane cyane, uwahoze ari umuyisilamu yakiriye Yesu none afatanya n’umuryango Biblica gutanga Bibiliya none benshi bari kwakira Yesu.

Iki gikorwa cyafashije benshi nkuko byatangajwe na Michael wahoze ari umuyisilamu akaza guhinduka umukirisitu nyuma yo kugezwaho Bibiliya n’umuryango Biblica wiyemeje gutanga za bibiliya ku buntu mu miryango y’abayisilamu.

Michael asanzwe atuye mu gace ka Kikifi kazwiho guturwa n’abayisilamu benshi, avuga ko yabonye Bibiliya yarahoranaga amatsiko yo kumenya ukuri. Nyuma yo kubona Bibiliya yamenye ukuri ahita yakira Yesu nk’umwami n’umukiza kandi yumva nawe agize ishyaka ryo gutanga za Bibiliya kuri bagenzi be bahoranye mu idini ya isilamu kugirango nabo bamenye ukuri babashe kwakira Yesu.

Lydia Munene umuyobozi w’umuryango Biblica muri Afurika ahamya ko bisaba kwihangana no kwitanga cyane kuko bitoroshye gutanga Bibiliya kuba isilamu kugirango bamenye Ijambo ry’Imana, bamenye n’ukuri kuri Yesu.

Yongeyeho ko bategura n’amasomo ya Bibiliya bagatumira n’inshuti zabo kugirango bafatanye kwiga amasomo ya Bibiliya hamwe kugirango babafashe kumenya inzira ijyana abantu ku Mana.

Muri aka gace gatuwe n’abayisilamu benshi Michael atangaza ko ubuzima bwe yabweguriye ivugabutumwa kugirango abo bahoranye bamenye ukuri, atangaza ko yagize amahirwe akamenyana n’abagize uyu muryango kugirango bamufashe kubona za Bibiliya z’ubuntu nawe yiyemeza kuzitanga kuri aba bayisilamu kuko umurimo we wa buri munsi ari uwo kubabwiriza ubutumwabwiza, kandi uyu murimo umaze kubyara umusaruro mwinshi kuko abantu benshi bamaze kwakira agakiza binyuze mu murimo akora.

Lydia Munene, avuga ko afite icyizere ko itorero riri kwiyongera muri Kenya kuko abayisilamu bari gushaka Yesu nyuma yo kugezwaho za Bibiliya.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]

Itorero ry’ivugabutumwa ryo muri Arumeniya rikorera mu Ubufaransa ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’abagizi ba nabi mu gace ka Alfortville gaherereye mu murwa mukuru Paris kuri iki cyumweru tariki 02 Mata 2017 nkuko byatangajwe na pasiteri Gilbert Lénian n’umugore we Léa.

Pasiteri yavuze ko ubwo bari baryamye muri etage bakanguwe n’imyotsi yinjiriraga mu idirishya mu cyumba bari barimo, ariko iyi nkongi nta muntu wayiburiyemo ubuzima uretse ibintu byangiritse gusa.

Pasiteri yavuze ko amasaha 4 nyuma yuko iyi nkongi yibasiye urusengero izimijwe amateraniro yakomeje kuko banze guha urwaho umwanzi ngo abatsindagize ubwoba.
Iyi nkongi kandi ibaye nyuma y’icyumweru abagizi ba nabi bibasiye uru rusengero batera amabuye ku rusengero, batera n’amacupa n’ibindi bintu, kuri aba bakirisitu batarenga 30 bamaze imyaka 50 bateranira muri uru rusengero.

Ubuyobozi ariko bwirinze kugira icyo butangaza kuri ibi bikorwa by’ubugizi bwa niba byaba ari ibikorwa cy’iterabwoba cyangwa atari byo.
Umuyobozi w’akarere yatangaje ko bitumvikana uburyo nyuma y’icyumweru kimwe uru rusengero rwibasiwe n’abagizi ba nabi ruhise rutwikwa.

Pasiteri yatangaje ko inzego z’umutekano ariko zahise zifata ingamba nsha ubi ziryamiye amajanja, ndetse n’ahantu habera amateraniro hararinzwe, ndetse bashyizeho na za kamera zo gucunga umutekano kugirango bahangane n’ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

pasteur Gilbert Léonian yavuze ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugirango harebwe icyateye iyi nkongi y’umuriro agasaba abakirisitu ahobari hatandukanye kugirango babasengere kugirango Imana ibarinde imigambi mibi yababuza gukora umurimo w’Imana nkuko Imana ibishaka.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Mu mpera z’icyumweru abajura bateye inzu ikoreramo ubuyobozi bw’itorero ry’Abanglican mu Rwanda bahiba ibikoresho birimwo laptop eshatu za flash disk ndetse n’amafaranga arenga ibihumbimagana atatu.

Abakozi ba hano bavuga ko ubu bujura ngo basanga bwarakozwe n’abantu bahazi uko ngo urebye aho binjiriye ndetse n’ibyo yibye n’aho yabivanye bigaragaza ko ari umuntu wari uhazi.

Abajura/umujura yinjiriye mu cyumba cy’ibaruramari bashaka amafaranga barayabona. Bamwe mu bakozi ba hano babwiye Umuseke ko arenga ibihumbi magana atatu.
Ikibabaje cyane aba bakozi ngo ni imashini za mudasobwa zariho ibijyanye n’akazi byinshi.

Jean D’amour Safari uri gukurikirana iby’ubu bujura yavuze ko ku ejo (kuwa mbere) aribwo babonye ko bibwe maze hafatwa abakozi babiri b’abazamu.
Ngo ntabwo bafashwe nk’abajura ahubwo Police yabafashe mu rwego rw’iperereza bakaba bakiri mu maboko ya Police.

umuseke.rw

Amatorero ya gikirisitu muri Tadjikistan arakurikiranwa cyane bagamije kubiyenzeho kugirango babashinja ibyaha ni muri urwo rwogo babujijwe no guterana n’abana ndetse n’urubyiruko rutarengeje imyaka 18 kuko rutemerewe gukurikirana gahunda z’iyobokamana.

Muri Tadjikistan ntabwo byemewe mu mategeko ku muntu utarageza imyaka y’ubukure kwitabira ibikorwa by’iyobokamana, babijyanywemo n’ababyeyi babo’

Inzego z’umutekano ku cyumweru zakoze ubugenzuzi ku nsengero za gikirisitu mu migi 2 bafata amashusho n’amavidewo kugirango bazabone ibihamya bizatuma bibasira abakirisitu babashinja gushora abana batarageza imyaka y’ubukure mu bikorwa by’iyobokamana.

Iri perereza rirareba abakirisitu gusa nkuko Kristin Wright umuyobozi w’ikigo cy’Abanyamerika kirebera akarengane gakorerwa abakirisitu yabitangaje, yavuze ko iyi gahunda ireba abakirisitu bose bo muri Tadjikistan gusa yongeraho ko nyuma yo kuva muri iyi migi bazagera n’ahandi mu rwego rwo guca intege abakirisitu zo kuzana abana mu nsengero no kubatoza imico ya gikirisitu bizatume ubukirisitu muri iki gihugu burangira.

Abayobozi kandi bafite gahunda yo gufunga zimwe mu nsengero ndetse no kuvuga ko ibikorwa by’abakirisitu byo gusenga bitemewe n’amategeko kuberako bazaba babashinje kutubahiriza amategeko, babuzwe ibikorwa byo kuvuga ubutumwabwiza.

Tadjikistan ituwe n’umubare mwinshi w’abayisilamu kuko bagize 98% by’abaturage bose, byatumye abaturage badafata isilamu nki idini gusa ahubwo yabaye nk’ikindi kirango kiranga umuturage waho. Ni muri urwo rwego inzego z’umutekano zitaba zumva uburyo umunya Tadjikistan n’umunya Ouzebekistan bajya mu resengero. Bavuga ko abaturage bose ari abayisilamu batumva icyo baba bajya gukora mu nsengero.

Tadjikistan, ntabwo byoroshye guhindura idini niyo mpamvu iki gihugu kiza ku mwanya wa 35 ku isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane. Ibi bigakorwa leta ibirebera kuko bikorwa n’impirimbanyi z’abayisilamu zishyira igitutu ku bakirisitu buri gihe ngo bareke ibikorwa byo gusenga.

Itorero rikomeza gukora umurimo nubwo bimeze gutyo, Imana ikomeza kubashyigikira, ariko bagasaba abantu kubasengera kugirango Imana ibakize akarengane bakorerwa.

Bizerako abakirisitu ni bafata umwanya bagasengera Tadjikistan bazagira ibihebyiza bekemererwa gukora ibikorwa byo gusenga no kuvuga ututumwa nkuko bikwiye, ndetse bakemererwa kuzana abana mu nsengero.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 09 Mata 2017 mu masaha ya sayine igisasu cyaturikiye mu rusengero rwa gikirisitu rwa Mar Girgis de Tanta abantu 25 bahita bahasiga ubuzima abarenga 50 barakomereka, ikindi gisasu giturikira mu mugi wa Alexandrie gihitana 11.

Abakirisitu muri Egypte kuri iki cyumweru bazindutse bizihiza umunsi mukuru wa mashami mu mugi wa Tanta, umugi utuwe n’abaturage barenga 400.000 uherereye ku birometero 90 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Caire.

Ubwo bari muri ibyo bishimo mu masaha ya Sayine igisasu cyahise giturikira mu rusengero, ako kanya abakirisitu 25 bahita bitaba Imana abandi benshi barakomereka. Ibi bije nyuma y’ibindi bitero izi ntagondwa zari zagabye ku bakirisitu mu mpera za Gashyantare bihitana abatari bacye.

Abakirisitu muri Egypte bagize 10 % by’abaturage bose, kugeza muri Ukuboz 2016 abantu miriyoni 9 barakubiswe bazira imyizerere yabo ya gikirisitu.

None bongeye kwibasirwa n’izi ntagondwa zo mumutwe w’abayisilamu zaturikije igisasu mu rusengero kigahitana abakirisitu 25 bari kwizihiza umunsi mukuru wa mashami.

Nyuma y’amasaha macye irindo torero ryo mu migi wa Alexandrie naryo ryahise ryibasirwa abandi bakirisitu 11 bahita bahasiga ubuzima.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Abakirisitu b’Abacopte ku cyumeru bagabweho ibiteto 2 by’ubwiyahuzi n’intagondwa z’abayisilamu bihitana abakirisitu 44 abarenga 130 barakomereka ubwo bizihizaga umunsi mukuru wa mashami.

Abakirisitu b’Abacopte bari mu miryango ya gikirisitu imaze igihe kinini ku isi no mu burasirazuba bwo hagati. Umuryango w’abakirisitu b’abacopte wavutse mu mwaka 42 nyuma yo kugezwaho umutumwabwiza na Mariko.

Uyu muryango wakoze ibikorwa by’ivigabutumwa muri Egypte mu gihe cy’ubutegetsi bw’abaroma, ariko ibintu byaje kuba bibi mu kinyejana cya 7 ubwo abayisilamu bigaruriraga ibihugu byinshi bakaza no kwigarurira Egypte.

Uyu munsi miriyoni 9 z’abanyamisiri ni abakirisitu b’Abacopte, bakaba bagize 10% by’abaturage bose. Abakirisitu b’abacopte bakunda kwibasirwa cyane n’intagondwa z’abayisilamu mu minsi mikuru ya Gikirisitu.

Insengero nyinshi zarasenywe ndetse izi ntagondwa z’abayisilamu zikangurira abaturage kugaba ibitero kuri aba bakirisitu b’Abacopte muri Egypte.
Abakirisitu b’abacopte mu minsi mikuru bimaze kumenyerwa ko bibasirwa n’izi ntagondwa z’abayisilamu, kuko ku munsi mukuru wa Noheli umugabo n’umugore b’abakirisitu basanzwe batemwe amajosi mu rusengero rwo mu murwa mukuru Caire, muri uko kwezi kandi k’Ukuboza umukirisitu yatwitswe ari muzima mu ntara ya Sinayi bituma abakirisitu benshi bahunga intara ya Sinayi.

Intagondwa z’abayisilamu zo zivuga ko aba bakirisitu ari abanyaburayi nkuko umuyobozi w’ishuri rya isilamu Pascal Buresi n’indi miryango y’abayisilamu ku isi ibitangaza. Bavugako bakoreswa kugirango bazane imico y’abanyaburayi n’abanyamerika muri Egypte.

Perezida wa Egypte al-Sissi ntabwo ashyigikiye ibibikorwa, hashize amezi 3 atangaje ko ibi bikorwa byahagarara ariko biragoye kuko abapolisi hafi ya bose n’inzego z’ubutabera bicungwa n’abayisilamu kandi akaba aribo bakora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abakiriaitu b’Abacopte.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Sudani abakirisitu bakorerwa akarengane na leta nkuko byatangajwe n’umuryango ukurikirana akarengane gakorerwa abakirisitu watangaje ko ubuyobozi bushaka gusibanganya amatorero 25 muri Khartoum.

Ikigo cy’abanyamerekia cy’ubutabera n’amategeko cyatangaje ko abakirisitu bagize umubare mucye muri Sudani banze umugambi wa leta wo gusibanganya amatorero 25 kuko ubutaka bwabo bashaka kubujyana ngo bahashyire ibindi bikorwa remezo.

Uyu muryango uvuga ko guverinoma ya Sudani ihora yiyenza ku bakirisitu igendereye kubambura ubutaka n’ahantu ho gusengera, urugero ni muri 2014 ubwo bashyiragaho itegeko rivuga ko ntu rundi rusengero rwemerewe kubakwa muri Sudani.

Ubuyobozi burashaka gutanga ubutaka bwose bw’amatorero 25 kugirango bukorerweho ibindi bikorwa rusange nyuma yo gusenya ibindi bikorwa byose byahakorerwaga.

Uyu muryango uvuga ko uyu mugambi ufitanye isano n’umugambi wo kwica abayobozi b’aya matorero tariki 03 Mata 2017. Uyu muryango ushyira Sudani kumwanya wa 5 ku isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu, kuko uretse n’ibi ishuri rya gikirisitu rya Omdurman ryibasiwe, umuntu umwe akahasiga ubuzima ubwo yageragezaga kurwanirira abagore b’abakirisitu bari muri iryo shuri.

Polisi yafashe umuntu umwe gusa mu gihe itsinda ryakoze ubwo bugizi bwa nabi bari abantu barenga 20, ubwo abakirisitu bazaga gutabara bagenzi babo mu ishuri ry’ivugabutumwa rya Bahri, Younan Abdullah akahasiga ubuzima azize ibikomere yatewe n’intagondwa z’abayisilamu zamutemaguye we na bagenzi be bari gukiza abagore bagenzi babo.

Abapasiteri benshi batawe muri yombi barafungwa bashinjwa ubugambanyi, urugero ni Hassan Abduraheem wamaze imyaka 12 muri gereza azira imyizerere ye ya gikirisitu.
Muri Gashyantare pasiteri Michael Yat ubwo yari mu nzu y’imbohe yabwiye ikinyamakuru Christian Post mu kiganiro bagiranye ko guverinoma ya Sudani idashaka abakirisitu muri Sudani.

Yongeraho ko guverinoma irwanya cyane abakirisitu bavuga icyarabu kuko bagira ubwoba ko bageza ubutumwa ku bayisilamu benshi ku buryo byaborohera kuvugana n’abayisilamu bakababwira ukuri bakakira Yesu ari benshi.
Abapasiteri muri Sudani ntabwo bemererwa kubonana n’abayisilamu mu duce twa Khartoum, Darfu n’imisozi ya Nuba uduce tuzwiho kuba dutuwe n’abayisilamu benshi.

Christian post.com
Tuyishime [email protected]

Kongkin ahoze ari umuyisilamu aza gukorwaho n’ubutumwa bwiza, ahita yakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe ahita atangiza umuryango muri Indonesiya urwanya akarengane gakorerwa abakirisitu bitewe n’uburyo yabonaga abakirisitu bagirirwa nabi.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Christian Post Kongkin yatangaje uburyo nyuma yo kwakira agakiza yatangije uburyo bwo kurwanya akarengane gakorerwa abakirisitu muri iki gihugu.

Indoneziya yahoze ari igihugu kigendera ku matwara ya isilamu, bikagira ingaruka ku miyoborere ndetse bigatera abakirisitu bahatuye bahura n’akarengane. Iki gihugu kikaba kiyoborwa hakurikije Shariya amategeko ya isilamu.

Kongkin atangaza ko abayisilamu benshi bamaze kwakira agakiza muri Indoneziya, agaragaza ko umubare w’abakirisitu ugenda wiyongera ku buryo bushimishije, avuga ko abayisilamu benshi bagenda bamenya ukuri bakamenya ko isilamu ari idini y’ikinyoma, bitewe n’ibikorwa by’iterabwoba no kurasa abantu byitirirwa isilamu.

Avuga ko benshi bibatangaza kubona ibikorwa by’iterabwoba bakora bikagwamo inzirakarengane nyinshi bigatuma bashaka indi nzira ibageza ku Mana bagahita bakira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Kongkin avuga ko ubuhamya bw’abakirisitu bahura n’akarengane bazira imyizerere yabo ya gikirisitu buri henshi mu bihugu bitandukanye by’isi avuga ko Itorero ari umubiri umwe iyo hari ahababaye umubiri wose urababara, niyo mpamvu yahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa abakirisitu kuberako ari umubiri umwe.

Infochretienne.com
[email protected]

Buri mwaka ku cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika abantu benshi baza I Yerusaremu kwizihiza umunsi mukuru wa Mashami ubwo baba bibuka Yesu yinjiraga I Yerusalemu (Matayo 21).

Uyu muhango umaze igihe kinini kuko watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 4 ariko ukaza guhagarikwa mu mpera z’ikinyejana cya 12 uza kongera kugaruka hagati y’ikinyejana cya 16 n’ikinyejana cya 17.

Uyu muhango uhuza abakirisitu bo mu muri Yerusaremu Abarabu Abayahudi batuye Yerusaremu n’abandi bimukiye ahandi hantu, uyu muhango kandi wizihizwa n’abakerarugendo baturutse mu bindi bihugu baza gusura ubutaka butagatifu n’abandi bakirisitu bo mu matorero atandukanye.

Abakirisitu bitabiriye uyu muhango bamanutse ku musozi w’imizabibu binjira mu murwa Yerusaremu banyuze mu irembo ry’Intare. Bagendaga buzuye ibyishimo n’umunezero baririmba indirimbo z’amazamuka no kuneshaka kwa Yesu mu ndimi nyinshi zitandukanye.

infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Ukwezi kwa Gicurasi muri Eritereya kwakomereye abakirisitu cyane bitewe nuko akarengane kabakorerwa kiyongereye.

Muri Mutarama 2017 Papa Francois yavuze ku karengane gakorerwa abakirisitu, avuga ko guhera mu mwaka wa 2002 abakirisitu batangiye gutotezwa cyane bazira imyizerere yabo. Perezida wa Eritereya Issayas Afewerki yagaragaje ko abavuga ko iki gihugu nta demokarasi ihari bajya kubivuga ahandi agaragaza ko nta karengane kahabera.

Bimwe mu bikorwa bigaragaza akarengane gakorerwa abakirisitu muri Eritereya, harimo abagabo 6 n’abagore 4 batawe muri yombi baragafungwa babasanze mu masengesho. Abandi bakirisitu batawe muri yombi barafunwa babasanze mu mazu yabo, abandi babasanga mu materaniro mu bice byo mu cyaro nabo barafungwa.
Mu bafunzwe harimo n’umugore wafunganwa n’umwana we w’imyaka 3. Abakirisitu arenga 79 babujijwe gukora ubukwe.

Umuryango wa gikirisitu Cristian Solidarity Worldwide watangaje ko abakirisitu barenga 3000 bafunzwe abenshi muri bo bari abaporotesitanti.
Uyu muryango uvuga ko abakirisitu bakorerwa iyicarubozo mu mazu y’imbohe aho bafungirwa, kuko bafungirwa ahantu hatari ahantu ho gufungira abantu, muri za kontineri ahantu h’ubushyuhe bukabije bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Umugore umwe yatanze ubuhamya bw’uburyo bafungiwe ahantu mu byatsi mu rwego rwo kubabuza kwita ku bana babo. Raporo zashyizwe ahagaragara zigaragaza ko abakirisitu benshi bapfuye bazira iyicarubozo bakorerwaga nyuma yo kwanga kubaha ubuvuzi bw’ibanze badahinduye imyizerere yabo.

Dawit wahunze ubu bugizi bwa nabi avuga ko muri Eritereya nta tegeko na rimwe ryamurengeraga, ndetse nta butabera yahabonaga avuga ko ariyo mpamuv yamuteye guhunga iki gihugu kuko akenshi yafungwaga azira ko ari umukirisitu. Avuga ko abakirisitu bose muri Eritereya baba bafite ibyago byinshi byo kujya mu nzu y’imbohe.

Dogiteri Berhane Asmelash nawe yavuze ko Eritereya akarengane gakorerwa abakirisitu kamaze kurenga urugero, kuko abakirisitu benshi bari mu nzu y’imbohe, agereranya Eritereya nka Koreya y’amajyaruguru muri Afurika.

Elsa nawe yakubiswe n’abashinzwe umutekano kugeza apfuye azira imyizerere ye, imyaka ibiri ishize abakirisitu bararenganyijwe ku buryo bukabije cyane.

Infochretienne.com
[email protected]

Ku cyumweru umunsi abakirisitu bo muri Egypte bagabwaho ibitero n’intagondwa zo mu mutwe w’abayisilamu bigahitana abakirisitu 44, Amatorero 5 yo mu Ubuhinde nayo yagabweho ibitero nubwo bitigeze bivugwa.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yabaye uwa mbere kwamagana ibikorwa by’ubugome byakorewe abakirisitu muri Egypte ariko ntiyagira icyo avuga ku bitero byakorewe abakirisitu mu buhinde.

Ibi bitero uko ari 5 byakozwe n’ishyaka ry’abahindu riri ku butegetsi minisitiri w’intebe Modi aherereyemo nkuko byatangajwe na Roger Gaikwad uhagarariye inama nkuru y’amatorero ya Gikirisitu mu Ubuhinde.

Yagize ati “Minisitiri w’intebe Narendra Modi yamaganye ibitero by’ubwihebe byibasiye abakirisitu bo muri Egypte ariko yirengagiza ibitero byibasiye abakirisitu hano mu Ubuhinde.”

Inama nkuru y’amatorero ya gikirisitu igaragaza ko mu Buhinde ibikorwa by’akarengane byibasira abakirisitu byiyongereye cyane bakibasirwa n’abahindu bagize umubare munini w’abatuye ubuhinde.

Muri leta zimwe na zimwe mu buhinde bagira amategeko atemerera kuvuga ubutumwa bwiza ndetse nta n’ubwisanzure bw’amadini n’amatorro buhaboneka bikabera inzitizi kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu Buhinde.

Tariki 11 Mata 2017 imiryango ya gikirisitu mu Buhinde yatangaje ko ku cyumweru ubwo abakirisitu bizihizaga umunsi mukuru wa Mashami bagabweho ibitero, basaba inzego za leta gufata ingamba zituma abakirisitu badakomeza guhohoterwa ndetse bagaca n’umuco wo kudahana abakora ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Igitero cyambere cyabereye muri Leta ya Pradesh mu mudugudu wa Sitabedi mu karere ka Khandwa intagondwa z’abahindu zifatanyije na polisi binjiye mu rusengero bahagarika ibikorwa by’amasengesho byari biri kuhabera. Polisi ita muri yombi pasiteri, umugore we n’abandi bakirisitu ku biro bya polisi biri hafi aho.

Igitero cya kabiri cyabereye muri leta ya Haryana mu karere ka Kaithal naho intagondwa z’abayisilamu zinjiye mu rusengero ziyobowe b’uwo bari bise pasiteri Yashpal baburizamo ibikorw by’amasengesho ndetse bafata n’abakirisitu babajyana ku biro bya polisi bavuga ko bari bari gucengeza imyizerere ya gikirisitu mu bantu ku ngufu.
Igitero cya gatatucyabereye muri leta ya Uttar Pradesh mu mudugudu wa Jahanpur mu karere ka Ghazipur ubwo ikivunge cy’abantu kibasiraga umyobozi w’itorero rya Gikirisitu Krishna Paul bakamukubita ndetse bamujyana ku biro bya polisi ariko polisi iramurekura abandi bakirisitu babigizemo uruhare.

Igitero cya kane cyabereye Rajasthan Sri Ganganagar naho intagondwa z’abahindu zaburijemo amasengesho umuyobozi w’itorero Saji Mathew atabwa muri yombi n’abandi bakirisitu barindwi ariko aza kurekurwa ku mugoroba.

Igitero cya gatanu cyabereye Tamil Nadu Dindigul mu karere ka Keeranur ubwo abantu bari bari gusengera mu rugo rw’uwitwa Gunasekaran baza guhagarikirwa ibikorwa by’amasengesho n’abantu bo muri guverinoma. Kandi hari hashize imyaka 24 basengera muri iyi nzu ya Gunasekaran.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Nyuma y’ibitero 2 byibasiye abakirisitu muri Egypte mu cyumweru cyabanjirije pasika urubyiruko rw’abayisilamu muri Jordan rwafashe icyemezo cyo kwifatanya n’abakirisitu mu munsi mukuru wa Pasika kugirango babarinde ibitero by’ubwiyahuzi kandi nk’igikorwa cy’ubufatanye.

Abakirisitu b’abakopte muri Egypte bibasiwe n’igitero cy’abiyahuzi mu mugi wa Alexandrie mu cyumweru cyabanjirije Pasika gihitana abakirisitu 44 ndetse abarenga 100 barakomereka, cyane cyane abana.

Kazem Kharabsheh yarandikiye bagenzi be ngo bashiki bacu na basaza bacu bazaba bari mu nsengero, kandi hari ababarwanya kubera imyizerere yabo nshuti zanjye z’abayisilamu muzaze tujyane mu nsengero kugirango tubacungire umutekano batazagabwaho ibitero.

Nta gitero na kimwe cy’ubwiyahuzi cyagagaragaye ku bakirisitu muri Jordan nubwo bari baburiwe ko abakirisitu baho bazagabwaho ibitero n’intagondwa z’abayisilamu nkuko byabaye muri Egypte ariko kubera ubufatanye bw’urubyiriko rw’abakirisitu n’urubyiruko rw’abayisilamu nta gitero na kimwe cyabaye.

Undi witwa Balqa Fayez Ruguidi wavuzeko kuba maso kugirango hatagira ubagirirwa nabi kubera imyizerere ye ari ikintu cy’ingenzi ndetse asaba ko ubumwe hagati y’abakirisitu n’abayisilamu bushyirwamo imbaraga ndetse buri muntu wese akagira uburenganzira bwo guhitamo idini asengeramo nta gahato kandi nta terabwoba.

Mu gace ka Madaba uwitwa Hazem Al Fouqaha yavuze ko abayisilamu benshi bafashe gahunda yo kuzarindira abakirisitu umutekano inyuma y’insengero kugirango bizere ko nta gitero cy’ubwiyahuzi cyakwibasira abakirisitu ku munsi mukuru wa Pasika.

Saleh Abu Mahfoud utuye Zarqa ku birometero 19 uvuye Amman yatangaje ko afite intego yo kuzarindira insengero umutekano mu gace atuyemo ndetse ko ku munsi wa Pasika nta kindi kintu azakora kugirango yerekane ubufatanye bw’abakirisitu n’abayisilamu mu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Ibi bikorwa muri Jordani bari gukora ni ukugirango bereke isi ko hakwiriye ubufatanye mu kurwanya ivangura moko, ubutagondwa ndetse n’ironda ruhu ku isi hose kugirango ibikorwa byo kuziza abantu ubudasa bihagarare.

Hala Saadi utuye Amman yabwiye Jordan Times dukeha iyi nkuru ko Jordan batewe ishema ryo kurwanira abakirisitu kugirango batagabwaho ibitero bazira imyizerere yabo kandi umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo aho asengera.

Ku miryango y’insengero nyinshi hashyizwe ibyuma bipima ko nta wufite ibisasu mu rwego rwo gucungira umutekano abaza gusenga.

Jordantimes.com
Tuyishime [email protected]

Abakirisitu mu Buhinde bari mu kiriyo cya bagenzi babo baguye mu mpanuka y’imodoka nini yari itwaye abakirisitu, 16 bahasiga ubuzima abarenga 50 barakomereka.

Imodoka nini itwara abagenzi yakoze impanuka yari itwaye itsinda ry’abakirisitu mu masaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba berekeje mu burasirazuba bwa Khasi mu karere ka Meghalaya mu majyaruguru y’ubuhinde nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru BosnewsLife.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’amashyirahamwe ya gikirisitu mu Buhinde Vijayesh Lal yavuze ko iyi modoka nini yari itwaye abakirisitu yakoze impanuka ubwo umushoferi yaburaga feri arangije ashaka uburyo yayihagarika biranga ikora impanuka bamwe bahita bapfa abandi barakomereka.

Iyi mpanuka ikimara kuba abantu 12 bahise bapfa abandi 4 bapfa nyuma yo kugezwa kwa muganga. Icyenda mu bapfuye bari abagore harimo n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13. Abandi 50 bakomeretse harimo n’umushoferi wari utwaye iyi modoka, polisi yahise itangira iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Iyi modoka yari itwaye iri tsinda mu rugendo rwo gusura itorero ry’abaperespterienne ryo mu gace ka Khasi Jaintia.

Ishyirahamwe ry’imiryango ya gikirisitu mu Buhinde yihanganishije imiryango y’abakirisitu yaburiye abavandimwe n’inshuti muri iyi mpanuka. Avuga ko bazakora ubushoboka kugirango abantu bakomeretse babashe kubona ubufasha bw’ubuvuzi ndetse asaba abantu ubufasha bw’amasengesho kugirango basengere imiryango y’ababuze ababo babashe gukira ibikomere batewe n’iyi mpanuka.

Christian today.com
Tuyishime [email protected]

Muri Irake kaminuza ya gikirisitu iraburirwa ko ishobora kugabwaho ibitero n’intagondwa z’abayisilamu kuko bigisha imyemerere itajyanye n’iyo bemera.

urubyiruko rukurira mu bwoba, kugirirwa nabi no guhunga. Mu rwego rwo kurwanya ko urubyiruko rwakomeza gukurana iyo myumvire n’iyo myizerere nicyo cyatumye hatangizwa kamuinuza ya gikirisitu kugirango itegure urubyiruko gukurana indanga gaciro za gikirisitu bigizwemo uruhare n’imiryango itegamiye kuri leta.

Umwaka wa mbere iyi kaminuza yatangiranye n’abanyeshuri 250 abenshi baturuka mu madini atandukanye ariko atari isilami. Itangira ifite intego yo kugeza abanyeshuri 500. Baha amahirwe cyane abakiri bato baturuka mu nkambi z’impunzi kuko abenshi bahunze intambara imaze iminsi muri iki gihugu.

Iyi kaminuza iherereye iruhande rw’inkambi ya Ankawa ikaba ifunguye ku bantu bose ndetse amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho nkenerwa bikaba bitangwa n’abatangije iyi kaminuza.

Ubwo batangizaga iyi kaminuza Musenyeri Bashar Warda yatangaje ko abakirisitu bahura n’imbogamizi nyinshi zituma bahunga igihugu, ariko iyi kaminuza ikaba ije ari igisubizo mu gutuma abakirisitu badakomeza guhunga igihugu. Yongeraho ko iyi kaminuza ari ubutumwa bw’icyizere ku bakirisitu mu kwibagirwa amateka mabi abakirisitu babayemo.

Abanyeshuri 30 ba mbere babonye impamyabumenyi mu cyongereza baturukaga mu kibaya cya Ninive nkuko urubuga rw’iyi kaminuza rwabitangaje.

Bafite intego ko urubyiruko rugira indangaciro za gikirisitu ndetse no kurutegura kuba abayobozi ndetse bakabasha gufasha umuryango. Iyi kaminuza yigisha kubabarira ndetse no kwemera mugenzi wawe nubwo mwaba mudahuje imyizerere. Abarimu bayigishamo baturuka mu matorero atandukanye.

Abenshi mu biga muri iri shuri ni abagore n’abakobwa kuko muri Irake batabona amahirwe yo kwiga. Umunsi mpuzamahanga w’abagore bwabaye uburyo bwo kugaragaza kurenganura abagore muri iki gihugu bamaze igihe bakandamizwa nkuko byatangajwe na Sana ukora muri iyi kaminuza agaragaza ko kwiga ari ikintu cy’ingenzi mu kuzana impinduka nziza.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byatangaje kuri uyu wa kabiri ko umuyobozi w’intara wari ufite imyaka 42 wari ushyigikiye perezida Nicolas Maduro yishwe, n’undi mugabo w’imyaka 54 warasiwe mu bandi ubwo bamaganaga ibikorwa birimo kubera muri iki gihugu.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye muri uku kezi kwa Mata ntabwo bari bwarigeze bubaho guhera muri 2014 kuko abantu 43 bishwe bazira kudashyigikira imiyoborere ya Maduro.

Ikinyamakuru Miami Herald cyatangaje kuri uyu wa mbere ko ubutegetsi bwashyizeho gahunda yo guha abaturage intwaro kugirango barwanirire igihugu ariko Leta zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko icyo kemezo batari bakwiriye kugifata nkuko byatangajwe na setateri Marco Rubio uhagarariye leta ya Florida wagaragaje ko Maduro ari umunyagitugu kandi ko ashyigikira iterabwoba.

Raporo y’ibigo byamamaza ubutumwabwiza yo mu cyumweru gishize yagaragaje ko ibibazo bikomeza kwiyongera, ndetse abantu bakomeje kubura amafunguro n’imiti ku nsengero zari ziyemeje gukomeza gufasha abantu kubona ubutabazi bw’ibanze.
Shantz yatangaje ko ibintu bimeze nabi ku mihanda ubugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera kuburyo butigeze bubaho n’ubukene bukabige kuko ibiciro bimaze kuzamua ku kigereranyo cya 679% kandi bikomeje ku kigereranyo biriho byazagera muri 2018 bimaze kugera ku 2.000%.

Yagaragaje uburyo itorero rimwe atashatse gutangaza ko bafashe gahunda yo gufasha abababaye, buri cyumweru bazana ibiribwa birimo ibishyimbo n’umuceri bagatega bakagaburira abana. Buri cyumweru babasha kugaburira abana 120.
Shantz asaba abakirisitu aho bari hose gusengera imiryango y’abakirisitu muri Venesuela kuko bugarijwe n’ibibazo by’ubukene n’inzara cyane.

Christian post.com
[email protected]

Abakirisitu mu mugi wa Sydney babujijwe kwitwaza ibintu bigaragaza ko ari abakirisitu mu rwego rwo kwirinda kugirirwa nabi n’intagondwa z’abayisilamu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi umukirisitu wo mu itorero ry’abaorthodoxe w’imyaka 30 yafashwe n’intagondwa z’abayisilamu kuberako yari yambaye umusaraba ubwo yari muri Gariyamoshi yerekeza Campsie-Bankstown arakubitwa bikomeye.

Ikinyamakuru Daily Telegraph cyatangaje ko abo bagabo bamufashe batangira kumukubita ibipfunsi n’imigeri mu mugongo no ku bitugu. Mugihe inshuti ze zashakaga kumukiza nazo zarakubiswe ndetse izo ntagondwa zabakubitaga zibabuza kuvuga izina Yesu zibabwira kuvuga Allah.

Pasiteri Baptiste George Capsis yatangaje ko iki gikorwa iri icya 6 kibasiye abakirisitu mu mugi wa Sydney mu mezi 6 ashize, avuga ko hari amatsinda y’amabandi y’urubyiruko rw’abayisilamu yibasira abantu bakeka ko ari abakirisitu ndetse inshuro 3 muzo bamaze kwibasira abakirisitu babikoraga babasanze mu ngendo mu majyepfo y’iburengerazuba.

Avuga ko izi ntagondwa zidashaka abakirisitu mu gace batuyemo n’abandi bita ko badahuje imyizerere. Abakunda kwibasirwa n’abakirisitu b’abaorthodoxe kuko bakunda kugenda bambaye imisaraba. Bagirwa inama yo kujya bayihisha mu myambaro bageze muri ako gace kugirango birinde kwibasirwa n’izi ntagondwa.

Umuvugizi w’aka gace ka Banktown yatangaje ko batangiye gukora iperereza ry’abantu bibasira abakirisitu muri za Gariyamoshi bakabakubita mu mugi wa Sydney, na polisi yatangaje ko itazihanganira umuntu ukora ubugizi bwa nabi.

Abakozi bo muri Gariyamoshi bavuga ko badafite uburenganzira bwo kubuza abo bagizi ba nabi gukora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko babujijwe kwivanga muri gahunda z’abagenzi, bireba abashinzwe umutekano.

Nubwo bimeze gutya abakirisitu basabwa kutihorera no kudafata gahunda yo kwanga abo badahuje imyizerere kuko Yesu yavuze ngo ukunde mugenzi wawe kandi n’abayisilamu bari muri abo.

Observer.org
[email protected]

Abakirisitu muri Venezuela barasaba uburenganzira bwo gusenga nubwo hakiri ikibazo cya politike kimaze iminsi cyakuruye imvururu nyinshi. Izi mvururu za politike zateje ibibazo by’ubukungu n’imibanire ku buryo bukomeye.

Ibibazo bya politike byabaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 ubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi batsindaga amatore yo mu nteko ishingamategeko. Byaje gukomera tariki 30 Werurwe ubwo urukiko rw’ikirenga rwemeza ko uwari inshuti na perezida agirwa umuyobozi w’igihugu mu gihe inteko ishingamategeko iyobowe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi.

Ibi byatumye abatavugarumwe n’ubutegetsi bibasira Nicolas Maduro ko ari umunyagitugu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barasaba ko hakorwa amatora yo gusimbura Hugo Chavez ariko Maduro yanga ko haba kamarampaka.

Umuyobozi w’impuzamashyiramwe z’amaradiyo ya gikirisitu muri Amerika y’amajyepfo na Carayibe Steve Shantz yatangaje ko abakirisitu bo muri Venesuela basabye ko babasengera kugirango ibibazo bimaze iminsi muri iki gihugu bibonerwe ibisubizo.

Iki gihugu gikungahaye kuri Peteroli, ubukungu bwacyo bumaze guhungabana ku buryo bukomeye, ibiciro ku masoko bimaze kwiyongera kuburyo bukabije ku kigero cya 720% nkuko byagaragajwe n’ikigega cy’isi cy’amafaranga (FMI).

Inzobere mu bukungu zigaragaza ko ubwiyongere buzagera ku 2.000 mu mwaka wa 2018. Ibiribwa n’imiti bimaze kuba ingume. Shantz atangaza ko bimaze kurenga urugero kuko abantu bari gupfa kubera inzara.

Mu mpera za 2016 abarenga miriyoni bakoze imyigaragambyo mu mugi wa Caracas, yo kwamagana guverinoma. Abaturage 8 ku 10 batuye Venesuela bagaragaje ko bakeneye impinduka muri guverinoma.

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bateguye imyigaragambyo inshuro 6 basaba ko haba amatora bagatatanywa n’abashinzwe umutekano abarenga 25 bahasiga ubuzima.
Ubuzima bw’abatuye Venezuela bumeze nabi kubera inzara.

Guverinoma yahaye abasirikare ibiribwa kugirango babishyikirize abaturage ariko bagigurisha kuru forode bituma ibiribwa bibura ku buryo ibiciro byikubye inshuro 100 ugereranyije n’ibyari bisanzwe.

Mu nsengero habaye ahantu h’ubutabazi kuri bamwe. Kuko hamwe bafata umuceri n’ibishyimbo bagatekera abana buri cyumweru barenga 120.

Infochretienne.com
[email protected]

Leta zunze ubumwe z’Abarabu, umuryango w’Umwami wageneye Itorero Angilicani ubutaka bunini bazubakaho icyicaro cy’iri torero muri iki gihugu.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu hamenyekanye cyane kubw’iterambere ry’ubucuruzi bw’iki gihugu ariko ubwisanzure bw’itangazamakuru n’iyobokamana biracyari ikibazo. Ku bigendanye n’ubwizanzure bw’iyobokamana ariko amategeko yaho avuga ko abantu bafite uburenganzira bwo gusenga ariko bitabangamiye gahunda rusange n’imiyoborere y’igihugu.

Ikindi kibazo ni igihano cy’urupfu gihanishwa abanyuranyije n’imiyoborere y’igihugu mu misengere. Iki gihugu gitandukanye n’ibindi byo mu Burasirazuba bwo Hagati kuko ni cyo gihugu cyonyine kigaragaramo amatorero menshi atandukanye kandi agenda yiyongera uko bwije n’uko bucyeye.

Muri iki gihugu akarengane gakorerwa abakirisitu kari ku kigero cyo hejuru kubera itarabwoba ry’abayisilamu. Umuryango w’Ubwami bw’abarabu wageneye ubutaka bunini bwo kubakaho icyicaro cy’Itorero Anglican muri iki gihugu. Umushumba Andy Thomson yatangaje ko bazahubaka inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 4300, agaragaza ko banejejwe n’iyi mpano igaragaza ubufatanye bwiza umuryango w’Ubwami bw’abarabu waberetse.

Thompson yagaragaje ko Umuryango w’Ubwami bw’Abarabu uhaga agaciro imyizerere y’abandi itandukanye ndetse ko uwatangije Leta zunze ubumwe z’Abarabu Cheik Zayed Bin Sultan Al Nahyan yakiriye neza abamisiyoneri b’abanyamerika ndetse abashakira aho gukorea mu rwego rwo kugaragaza urukundo rw’Imana ku bantu bose.

Muri iri torero hahuriramo abakirisitu bo mu matorero ya gikirisitu atandukanye bagasenga, ndetse baturuka mu bihugu bitandukanye, harimo Koreya, Ubushinwa, Pakisitani, Ubuhinde, abaorthodoxe baturuka muri Etiyopiya, bahuriza hamwe mu gusenga batitaye aho baturuka hatandukanye n’indimi zitandukanye bavuga bagasenga.

Vilkumar umwe mu bapaisteri basengera aha avuga ko bashima Imana yabafashije kubona aho bazajya bakorera, ashimira n’abayobozi kuba bwarabatekerejeho bukabagenera aho gukorera abona ko ari igikorwa cyiza cy’ubufatanye bwiza n’ubuyobozi bw’igihugu.

Infochretienne.com
[email protected]

Umukobwa w’imyaka 16 w’umuyobozi w’itorero rya Gikirisitu muri Nigeriya bashatse kumushyingira ku ngufu umuyobozi we mu kazi kuko bakoresheje itegoko rya Sharia muri leta ya Niger nkuko ibitangazamakuro byo muri aka gace byabitangaje.

Ikinyamakur The Sunday Sun cyatangaje ko ababyeyi ba Jnet Habila bamaganye ibyemezo byafashwe n’urukiko rwa Sharia cyo gushyingira umukobwa wabo umugabo w’umuyisilamu witwa Nasiru w’umucuruzi yakoreraga wo mu karere ka Erena mu ntara ya Shiroro batabamenyesheje.

Janet yakoreraga Nasiru nk’umukorerabushacye nyuma yuko papa we Habila yari amaze kumwandikisha mu ishuri ry’ubudozi rya Nasiru.
Gambo, umuyobozi w’itorero Umusozi w’Ubumbwe bw’Ubuntu mu mudugudu wa Shundna yajyanye umukokwa kwiga mu ishuri ry’ubudozi umwaka ushize kugirango azamure impano ye yo kumurika imideri nyuma yuko yari amaze guhagarika ishuri.

Nyuma Gambo n’umugore we baje gutangazwa no kubona ibimenyetso bigaragaza ko muri Werurwe umukobwa wabo yazashyingirwa Nasiru.

Mu mwaka wa 2016 umuyobozi w’impuzamashyirahamwe za Gikirisitu muri Nigeria yatangaje ko abakobwa 1000 bahinduwe abayisilamu kungufu ndetse bashyingirwa abayisilamu kungufu mu majyaruguru ya Nigeriya.

Gambo yabwiye ikinyamakuru The Sun ko yajyanye umukobwa we mu ishuri ry’ubudozi rya Nasiru agamije gukuza impano ye no kwiga byinshi ku bijyanye n’imideri nyuma yo gucikiriza amashuri asanzwe, ariko ntabwo yigeze amutangariza ko Nasiru yamusabye ko bashyingiranwa.

Agaragaza ko yaje gutangazwa no guhamagarwa mihango yo guca mu rukiko rwa Sharia akagira icyo avuga ku mukobwa we Erena. Yari yabwiwe ko umukobwa we yahindutse umuyisilamu kandi ko ubukwe bwe buri bube Saa Munani z’amanywa.
Gambo avuga ko ageze mu rukiko yabwiye urukiko ko ariwe papa wa Janet kandi ko adakeneye ubukwe bw’umukobwa we ko bukorwa hutihuti abantu batabonye umwanya wo kwitegura. Asaba ko babaha umwanya wo gutegura ubukwe bw’umukobwa wabo neza.

Yongeraho ko umukobwa we atigeza amubwira ko ashaka guhinduka umuyisilamu no gushyingiranwa n’umuyisilamu, avuga ko yamutakajeho ibintu byinshi atakwemera ko ibyo bimubaho akiriho.

Gambo yahise ahamagara polisi iri hafi ababwira ko umukobwa we agiye gushyingirwa ku ngufu binyuranye n’amategeko.
Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko polisi yahise ita muri yombi Nasir iperereza rihita ritangira ku cyatumye bamushyingira ku ngufu ahita atahana na papa we.

Christian post.com
[email protected]

Kuwa kabiri ikigo cy’umuryango w’abibumbye, kita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) cyongeye gushyiraho amasezerano ahakana ubusabe bwa Isiraheli bwo guhabwa ubutaka bwa Yerusalemu kuri iki gihugu nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru.

Isiraheli ifata Yerusalemu nk’umurwa mukuru w’ubumwe ariko umuryango mpuzamahanga ntubyemera.

Ibinyamakuru byo muri Isiraheli byatanaje ko bidakwiriye ko Yerusalemu ikomeza kuba ubutaka bwa Parestina mu mategeko gihe amatora yakozwe yo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro hatumijwe ibihugu byanga urunuka igihugu cya Isiraheli harimo Algeriya, Egypte, Libani, Maroc, Oman, Qatar na Sudani.

Amatora yabereye rimwe n’umunsi Isiraheli yizihizaga isabukuru y’imyaka 69 imaze ibonye ubwigenge, ibihugu byashyigikiye Isiraheli biba 22, mu gihe 23 byashyigikiye Palestine ibindi 10 birifata.

Benjamin Ntanyahu minisitiri w’intebe wa Isiraheli yatangaje ko nta bandi baturage bacyenewe kugirango Yerusalemu ibe umurwa mukuru wa Isiraheli kuko ari ubutaka butagatifu kandi bw’ingenzi ku Bayahudi. Ashinja ikigo cy’umuryango w’abibumbye kita ku burezi ubumenyi n’umuco (UNESCO) kwirengagiza ukuri bakuzi bakanga guha Isiraheli ubutaka bwayo ku bushacye.

Igihugu cya Isiraheli gifatwa nk’igihugu gituwe n’abanyamahanga, Yerusalemu yubatswe nk’umugi wubatwe kimwe. Niho hagaragara imiryango y’ubwoko bw’Imana nkuko Imana yasezeranyije Israheli ko izamuha iki gihugu we n’urubyaro rwe kugirango bahatambire Uwiteka ibitambo kuko niho hari ingoro y’abami n’ubutabera n’ingoro y’umwami Dawidi.

Zaburi: 122:2-6 “Yerusaremu wubatswe nk’umudugudu ufatanijwe hamwe. Aho imiryango izamuka ijya ari yo miryango y’Uwiteka kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli kandi bashime izina ry’Uwiteka. Kuko ariho batereka intebe z’imanza Intebe y’inzu ya Dawidi. Nimusabire I Yerusaremu amahoro Abagukunda bagubwe neza.”

chretien.news
[email protected]

Umupasiteri wo mu burasirazuba bwo hagati avuga ko akora uko ashoboye ngo yamamaze ubutumwabwiza ariko aracyafite imbogamizi za Bibiliya zidahagije, kikaba ikibazo ku murimo w’Imana bakora.

Mu kiganiro n’ikigo cy’Abanyamerika kirebera akarengane gakorerwa abakirisitu ku Isi pasiteri Rashad yatangaje ko abantu bafite inyota y’Ijambo ry’Imana. Yongeraho ko abayisilamu benshi bahora bamusaba za Bibiliya.

Rashad avuga ko Imana itegereje ko abakirisitu bava mu makimbirane yo kutemerana, bakava no mu duce barimo bakajyana ubutumwabwiza aho butaragera. Avuga ko we nk’umuntu utuye muri Jordanie yahisemo gukorera umurimo w’ivugabutumwa mu bayisilamu.

Yongeraho ko yiyumvisemo umuhamagaro w’Imana umuhatira gukora murimo w’Imana mu bayisilamu. Mu myaka 10 amaze akora umurimo w’ivugabutumwa mu bayisilamu, avuga ko aho anyura hose mu midugudu agenda ababwira ubutumwabwiza bwa Kristo, kandi ko Imana ibahamagarira kwamamaza ubutumwabwiza, batitaye ku kindi kintu icyaricyo cyose cyangwa ingaruka byabagiraho, agaragaza ko aricyo cyatumye ajya gukora umurimo wo kwamamaza ubutumwabwiza mu bayisilamu.

Muri Jordanie abakirisitu bagize 6% by’abaturage bose, ndetse bamwe bavuga ko nta bakirisitu barangwa muri iki gihugu. Rashad avuga ko mu mudugudu umwe yasuye, ubwo bamenyaga ko ari umukirisitu abana batangiye kumubaza niba avuye muri Amerika cyangwa mu Bwongereza, bamubaza uburyo yamenye icyarabu nk’uburyo bumvaga akivuga nk’umuntu wakuze akizi. Bumvaga ko nta mukirisitu uba muri Jordanie.

Muri Jordanie ntabwo byemewe kubwiriza ubutumwabwiza kugirango abantu bave mu idini rimwe baze mu idini ryawe. Itegekonshinga ry’iki gihugu ryemera ko umuturage asengera aho ashaka ariko bitabangamiye imibereho rusanzwe y’abaturage cyagwa kujya mu makimbirane n’amategeko ya isilamu.

Kubera iyo mpamvu abantu bakira agakiza bavuye muri isilamu barafungwa, bakajyanywa kure y’imiryango yabo rimwe na rimwe bakanicwa.

Nubwo bimeze gutyo Rashad akomeza gutanga ubuhamya bw’icyo Yesu yakoze mu bugingo bwe ku batuye Jordanie, avuga ko abantu bafite inyota nyinshi cyane aho agenda anyura hose avuga ubutumwabwiza ariko akagira imbogamizi kuko bamusaba Bibiliya ntazibone.

Asaba inkunga y’amasengesho kugirango Imana ibarindire umutekano kuko ubuzima bw’abakirisitu buri mu kaga, no gukora umurimo w’Imana muri ubwo buryo bibagora.

Infochretienne.com
[email protected]

Raporo yashyizwe ahagaragara ku bitero bigabwa ku bakirisitu mu Buhinde yagaragaje ko byiyongereye cyane, kuko bikorwa n’amatsinda y’Abahindu ubaze ibitero bagabwaho usanga buri masaha 40 baba bagabweho igitero nkuko byatangajwe n’ihuriro ry’imiryango ya gikirisitu mu Buhinde.

Iyi raporo igaragaza ko ibi bitero byibasira abakirisitu mu mwaka wa 2016 byari byiyongereye ku kigereranyo cya 20% , muri uyu mwaka wa 2017 bikaba bimaze kwiyongera ku kigereranyo cya 40%.

Mbere ibitero byibasira abakirisitu byaberaga muri leta nkeya ariko byariyongereye kuburyo bimaze kugera muri leta 23, ariko mbere leta zibasirwaga cyane ni Uttar Prasesh na Telangana.

Iyi raporo igaragaza ko abakirisitu bakubitwa, insengero zigatwikwa, Bibiliya zigatwikwa, abakirisitu bakicwa, bamwe bakajyanwa kungufu mu madini gakondo, bakaburizamo za gahunda z’amasengesho n’ibindi bikorwa by’iyobokamana.

Iyi raporo igaragaza bimwe mu bikorwa byibasiye abakirisitu harimo igikorwa cyakozwe n’Abahindu bibasira umuvugabutumwa baramukubita n’iminyururu, barangije bamunywesha inkari ku ngufu.

Mu mezi macye ashize Abahindu bandikiye minisitiri w’imbere mu gihugu ko yahagarika umuryango wa gikirisitu wita ku bana (Compassion Internatinal) basaba ko utakomeza gukorera muri iki gihugu.

Muri Gashyantare umuvugabutumwa Dr Kusuma Anjeneya Swamy w’imyaka 47 bagiye kumutwika bamushinja gutwika impapuro z’igibo bakoresha. Aza gutabarwa n’abantu baburijemo uwo mugambi.

Imiryango myinshi y’Abahindu yibasira abakirisitu cyane bataba borohewe n’indi miryango ikorera muri iki gihugu nk’Ababudisite, Abaladakh, n’intagondwa z’abayisilamu zo mu gace ka Jumma na Cachemire n’abasikhs bo mu gace ka Pendjab nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’imiryango ya gikirisitu mu Buhinde ku rubuga ry’uyu muryango.

Mfasha gusengere abavandimwe b’abakirisitu bo mu Buhinde kugirango Imana ibafashe kwihanganira akarengane barimo kandi ivugabutumwa rirusheho kwaguka muri iki gihugu.

Chretien news
[email protected]

Jacob McKelvy wari uzwi cyane ku izina rya Jacob No, watangije imyizerere iramya satani, tariki 05 Gashyantare 2017 we n’umugore we bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru CBN.

McKelvy yatanze ubuhamya mu iteraniro ryo mu Itorero Spring First Church uburyo yari mu mwijima w’icuraburindi azungurutswe n’umwijima mwinshi nyuma yo kugirana amasezerano na satani yo kumukorera no kumwamamaza atangiza itorero riramya satani kumugaragaro.

Akomeza avuga ko yasenye amasezerano yose yagiranye na satani yamujyanaga mu mwijima mwinshi w’icuraburindi amasezerano yagiranye na satani yose ayahanaguza kwezwa n’amaraso ya Yesu.

McKelvy avuga ko yinjiye muri iyi myizerere yo kuramya satani nyuma y’urupfu rwa mushiki we wakundaga inzoka. Avuga ko yavukiye anakurira mu idini ryemera Mormon, yari azi Imana azi na Yesu, avuga ko kuba barajyanye mushiki we yahise ayoboka inzira y’umwijima. Atangira kubaho ubuzima buramya satani.

Mu 2016, McKelvy yinjiye mu itorero rya Spring First Church asaba kubonana na pasiteri Robert Hogan baganira umwanya munini. Nyuma yo kuganira na pasiteri yahise afata icyemezo cyo kwegurira ubuzima bwe Yesu.

Avuga ko yageze kuri iri torero aremerewe cyane ashaka kubonana na pasiteri ariko ahageze asanga adahari amuhamagara kuri telephone baravugana umwanya urambuye kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kwegurira ubuzima bwe bwose Yesu.

McKelvy avuga ko nta kure y’Imana aho umuntu umuntu yagera imbabazi z’Imana zitagera kuburyo wakumva utabona imbabazi. avuga ko umuntu adakwiye gutinya inzu y’Imana uko yaba ameze kose, agaragaza ko urukundo n’imbabazi z’Imana zirenga ibyo umuntu yaba yarakoze byose.

Christian news
[email protected]

Guverineri w’umukirisitu mu murwa mukuru wa Indonesiya Jakarta Basuki Tjahaja Purnama uzwi nka Ahok yahanishijwe igifungo cy’imyaka 2 ashinjwa kuvuga amagambo bavuga ko asuzuguza idini ya isilamu.

Umuyobozi w’inteko y’urukiko Dwiarso Budi Santiarto yabwiye urukiko ko Ahok yagaragaye mu cyaha cyo kutubahiriza amategeko y’idini ya isilamu nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru the Guardian.

Santiarto yavuze ko nk’umuntu uyobora abantu benshi kandi mu gihugu kiyoborwa hakurikije amategeko ya isilamu atari akwiriye gukoresha amagambo aganisha ku bimenyetso bivuga nabi idini ya isilamu ahubwo yari akwiriye kurirwanirira.
Ahok wari wagejejwe mu rukiko muri Mata ashinjwa n’abayisilamu gukoresha imirongo imwe yo muri korowani ubwo yiyamamazaga muri Nzeri bavuga ko atagombaga gukoresha igitabo gitagatifu kugirango abone amajwi.

Ariko Ahok ahakana yivuye inyuma kuba amagambo yakoresheje yiyamamaza hari aho yari ahuriye n’idini ya isilamu, mu gihe undi mucamanza Abdul Rosyad nawe yari yavuze ko amagambo yavuze yazamuye umwuka mubi n’uburakari ku ba isilamu.
Indonesiya ni igihugu gituwe n’umubare munini w’abayisilamu, bigatuma abakirisitu bacye bagituye bagongesha amategeko ya isilamu bagafungwa bazira ubusa kubera kutubahiriza amategeko ya isilamu.

BBC yatangaje ko abayisilamu batishimiye igihano cy’imyaka 2 Ahok yahanishijwe kuko bo bumvaga nibura kitajya munsi y’imyaka itanu nkuko Solihin yabibwiye iki kinyamakuru.

Abamushyigikiye mu rukiko n’agahinda kenshi babwiye ibinyamakuru ko Imana izerekana ukuri ku iherezo. Andi w’umuyisilamu wari ushyigikiye Ahok yavuze ko umutima we wagize agahinda kenshi mu rukiko kuko guverineri yari umuyobozi mwiza atitaye ku myizerere ye yari itandukanye n’iye kandi ntabwo yagaragarwagaho n’ibikorwa byo kwangisha abantu isilamu.

Andreas Harsono umushakashatsi mu kigo giharanira uburenganzira bwa muntu muri Indonisiya yatangaje ko bibabaje kuba Ahok agiye kujyanwa mu nzu y’imbohe azira gukurikiranwa ku mategeko ya isilamu, kandi ari umuntu wubashywe, w’inshuti na perezida, akanayoboraga umurwa mukuru wa Indonesiya ubwo abandi bakirisitu basanzwe bizabagendekera gute? Agaragaza ko abarenga ijana bamaze kugaragarwaho icyaha nk’icye bamaze kwicwa.

Christian post.com
[email protected]

Insengero zo mu majyaruguru ya Sudani zasenywe na guverinoma kugirango hashyirwe ibindi bikorwa ariko abakirisitu bananirwa guhagarika uwo mugambi kuko badahabwa agaciro na Leta ya Isilamu iyoboye.

Ikinyamakuru Christian Today cyatangaje ko hari ibindi bikorwa bibi abakirisitu bakorerwa by’akarengane muri Sudani bibagiraho ingaruka, zirimo kwicwa n’inzara, imvururu zimaze igihe muri iki gihugu, ndetse abakirisitu bagakorerwa ibikorwa by’ivangura na guverinoma.

Abakirisitu benshi bo muri Sudani boherejwe muri Sudani y’Amajyepfo ku ngufu mu gihe Sudani yagabanywagamo kabiri mu mwaka wa 2011. Abakirisitu benshi muri Sudani y’amajyepfo bafite ikibazo cy’imirire mibi mu gihe abari muri Sudani y’amajyaruguru bafatwa nk’abagambanyi.

Abapasiteri babiri Paul Salah na Naji Abdullah, batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi mu murwa mukuru Khartoum bahamara umwanya munini, insengero bayoboye zihita zisenywa.

Undi mu pasiteri Rev. Abdelrahim yahamagariye abakirisitu kugira icyo bakora kugirango ikibazo cy’insengero ziri gusenywa gihagarare. Avuga ko bumvise amakuru ko insengero ziri gusenywa, we n’abakirisitu bagiye kureba ibyo bumvise ku makuru bahageze koko basanga insengero zarambitswe hasi.

Guverinoma ya Sudani yatangaje ko ifite gahunda yo gusenya izindi nsengero 27, ariko uwo mugambi uba uhagaritswe n’urukiko kuberako byari bimaze guteza umwuka mubi mu baturage batari bishimiye ibyo bikorwa byari biri gushyirwa mu bikorwa na guverinoma.

Ubuyobozi bw’umurwa mukuru Khartoum bwatangaje ko insengero zasenywe kubera ko amatorero atari afite ibyangombwa byo kubaka ariko Abdelrahim atangaza ko urwo ari urwitwazo rwo kugirango basenye insengero kubera ko badashaka abakirisitu muri Sudani.

Christianheadelines.com
[email protected]

Kaminuza ya gikirisitu y’abanyamerika ikorera muri Koreya y’Amajyaruguru ikomeje umurimo wo gutanga ubumenyi ku banyabwenge bifashisha na leta ya Koreya y’Amajyaruguru nkuko byatangajwe n’urukiko rwa Geneve bikemezwa n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ubutegetsi bwa Koreya y’Amajyaruguru bwashatse gukoresha abakozi bo muri kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga y’abanyamerika yatangijwe na Dr James Chin-Kyung Kim Rwiyemezamirimo w’umunyamerika w’imyaka 80 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.

Yaje muri Koreya ahamagajwe na leta kugirango atangize gahunda yari yaratangije mu Bushinwa. Nyuma yo kugera muri iki gihugu afite ubwoba ko ashobora gukoreshwa na leta y’igitugu y’iki gihugu, iyi kaminuza yakunze kubona inkunga ziturutse hanze y’igihugu ariko biteza impaka nyinshi.

Muri iyi kaminuza babujijwe ibikorwa byo kuvuga ubutumwabwiza, cyangwa kugira ikindi kintu kijyanye n’iyobokamana kihabera cyangwa ikindi kintu kijyanye na politike kihavugirwa. Ibikorwa bikorerwa kuri internet muri iyi kaminuza birakurikiranwa cyane, ntibabona uko boherezanya ubutumwa kuri emails, n’imbuga nkoranyambaga ntabwo bemerewe kuzikoresha.

Abarimu benshi b’abanyamerika baje kwigisha muri iyi kaminuza nubwo bimeze gutya kugirango bagire icyo bafasha abanyeshuri biga muri iri shuri babashe no kumenya ukuri kw’Ijambo ry’Imana ariko ntiboroherwa n’amategeko abangamira ivugabutumwa muri iki gihugu.

Ariko iri shuri ryagize uruhare mu kuzamura ibikorwa by’ubuhinzi muri iki gihugu, bituma ibibazo by’ibiribwa byagaragaraga muri iki gihugu bihagarara.

Imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko iyi kaimuza isigaye yarabaye igikoresho cya leta kugirango ihugure abanyabwenge muri iki gihugu kizwi cyane ku isi kubera igitugu cya perezida w’iki gihugu. Ariko nubwo bimeze gutyo iyi kaminuza yafashije abakirisitu bayikoramo gutambutsa ubutumwabwiza.

Kim Hak Song umwarimu muri iyi kaminuza ari gushaka uburyo yava muri iki gihugu kubera gushaka guhagarika iyi kaminuza bitewe n’uburyo yifashisha na leta kandi atariyo ntego iyi kaminuza yari ifite.

Uyu muturage w’umunyamerika yatawe muri yombi tariki 06 Gicurasi ashinjwa ibyaha, byo kutavuga rumwe na leta nyuma y’ibyumweru 2 kandi na Kim Sang Duk umwarimu wigishaga ibaruramari wari uzwi ku izina rya Tony Kim atawe muri yombi.

Infochretienne.com
[email protected]

Umukirisitu muri Pakisitan wari warahawe amafaranga n’umukoresha we ngo azagaruke kumukorera mu gihe bari batumvikanye, mu masezerano bari baragiranye y’umwaka aho yamukoreraga ku tanura ritwika amatafari,yaramufunze mu buryo butemewe n’amategeko. Mu gihe uyu mukoresha asaba ko bamwishyura indishyi z’akababaro.

Umugabo w’umukirisitu w’imyaka 35, Salim Masih n’umugore we bari abakozi ba Sheikh Mustafa, ufite itanura ritwika amatafari mu karere ka Kasur mu ntara ya Punjab. Masih n’umugore bavuye ku kazi batavuze kuko yumvaga amasezerano bahanye yari arangiye.

Uyu muryango wahembwaga Rs. 10.000(100$) mu masezerano bagiranye na Mustafa yo gukora amasaha 12 ku munsi, iminsi 7 mu cyumweru mu mwaka. Nyuma yo gusinya amasezerano bagiye gukora kurindi tanura. Tariki 12 Mata, Mustafa yohereje abantu 2 bajya gufata Masih, babanza kukumorera iyicarubozo nyuma yo kumufunga mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muryango ufite abana 3 Mustafa urasabwa Rs 40.000 hafi 400$ kugirango Masih arekurwe nkuko byatangajwe na British Pakistani Christians Association, umuryango ufasha abakirisitu bahura n’akarengane ukabakorera ubuvugizi muri Pakistan. Umugore wa Masih ahora ajya kubaza ikibazo cye polisi ya Khudiya ariko ikirego cye kikanga kwakirwa.

Avuga ko ahota ataka asenga kuva umugabo wee yatwarwa ,kandi ko nta gitekerezo afite niba umugabo we akiriho, ndetse n’abana bahora babimubaza. Avuga ko we n’abana bahungabanyijwe no kubona Salim akorerwa iyicarubozo.

Avuga bagerageje kwishyura umwenda babereyemo Mustafa, ariko bategereje ko urangira kugirango babashe kwishyura uyu mwenda, kandi bifuza ubuzima bwabo ko buba bwiza ariko uyu mugabo ahora abatera ubwoba cyane.

Wilson Chowdhry umuyobozi w’umuryango ivugira abakirisitu bahura n’akarengane avuga ko ubuzima bwa Salim buri mu kaga kandi inzego z’umutekano ntacyo zibivugaho.

Mu kwezi gushize undi mukobwa w’umukirisitu w’imyaka 14 wo mu mugi wa Gaggo Mandi mu ntara ya Punjab yaburiwe irengero, umuryango we uvuga ko utazi aho umukobwa wabo aherereye. Mu gihe abandi bantu bitwaje intwaro bateye umuryango w’abakirisitu.

Raporo y’umwaka wa 2014 y’imiryango itegamiye kuri leta yagaragaje ko abakobwa hagati y’ijana na maganarindwi bafashwe ku ngufu, abandi bashyingirwa ku mbaraga abayisilamu buri mwaka, umugore wa Salimu avuga ko afite ubwoba ko ashobora kuzaba nk’umwe muri bo.

Christian post.com
[email protected]

Muri Siriya hashize imyaka irenga 6 bari mu ntambara imaze kugwamo abantu batari bacye, yatumye n’abakirisitu batuye muri iki gihugu bahura n’akaga ko gukorerwa akarengane kuko bamwe bitwaza kuba nta mutekano uri mu gihugu bakabwira abakirisitu guhinduka abayisilamu cyangwa bakabica.

Umuryango w’abanyamerika urebera akarengane gakorerwa abakirisitu watangaje ko leta ya Isilamu iyoboye igihugu cya Siriya ndetse n’abatavuga rumwe na leta nta n’umwe worohera abakirisitu kuko bose basaba abakirisitu guhinduka abayisilamu cyangwa bagapfa ndetse byemezwa n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Siriya.
Muri ako karengane gakorerwa abakirisitu, insengero zimwe zaratwitswe zihinduka umuyonga, abakirisitu bakorerwa iyica rubozo. Abakirisitu bamwe bafashe gahunda yo guhunga igihugu kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorerwa.

Umupasiteri umwe utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara kubera umutekano we yatangaje ko yakomeje gukora imirimo y’itorero mu myaka 5 intambara itangiye ariko bigera ubwo ananirwa kuko intambara yari imaze kubagiraho ingaruka zikomeye ndetse n’abakirisitu bakarenganwa ku buryo bukomeye nicyo cyatumye ku munsi mukuru wa Noheri nawe afata icyemezo cyo guhunga kuko intagondwa z’abayisilamu zari zimaze igihe zimuhiga.

Avuga ko yahunze ubugizi bwa nabi bubakorerwa nubwo yari yabanje kwihangana nyuma yo kubona ko inzu ye n’urusengero nta mutekano usesuye bifite, ndetse avuga ko baje kumushimuta nyuma yo kumushimuta inzu ye n’urusengero biratwikwa.
Siriya iza ku mwanya wa 6 ku isi mu bihugu bigaragarano akarengane gakorerwa abakirisitu. Imitwe y’intagondwa z’abayisilamu zibasira abakirisitu byatumye umubare mwinshi w’abakirisitu bahunga iki gihugu, abasigaye bakomeza gukora ibikorwa by’urukundo ku bantu bagerwaho n’ingaruka z’intambara. Imitwe imwe y’abayisilamu muri Siriya yarahiriye gusibanganya abakirisitu muri iki gihugu.

Abakirisitu bameze nk’abari hagati y’imiriro ibiri kuko impande zombi zihanganye muri Siriya zose ari abayisilamu kandi nta na rumwe rwishimira ko abakirisitu bakora ibikorwa by’ivugabutumwa muri iki gihugu nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’ikigo kirebera akarengane gakorerwa abakirisitu ku rubuga rw’iki kigo.

Christian news
[email protected]

Ni Abayisilamu bahuze bava muri Siriya na Irake, bakambika mu nkambi z’impunzi. Abakirisitu babakirana urugwiro babaha ubufasha bw’ibanze bw’ibyo bari bacyeneye none batanga ubuhamya ko bakiriye agakiza.

Mahmoud yahoze ari umuyisilamu. Yageze mu nkambi zo mu Bugiriki ahunze intambara zari ziri kubera muri Irake. Akiri muto yari yarigishijwe kwanga abakirisitu. Ageze mu Bugiriki yakirwa n’abayobozi b’abakirisitu bo mu Bugereki. Avuga ko yagize ubwoba bwinshi cyane. Agaragaza ko ababonye baza kumwakira yatangiye kurira ahinda umushyitsi, kuko yumvaga ko bagiye kumwica kuko yari yarabwiwe ko abakirisitu ari abanzi babo kandi bagomba kubica.

Ariko ibyo yatekerezaga ntabwo ariko byagenze kuko abayobozi bakiranye Mahmoud urukundo rwinshi bamuha ibyo kurya. Mu nkambi y’impunzi yakirwa n’umuryango wa gikirisitu utanga ubufasha mu mpunzi. Ababazwa n’uburyo mu myaka 40 yari amaze bari baramubeshye, yicuza icyatumye abyirukira mu kinyoma, atangira gushakisha ukuri no kumenya ukuri kuri Yesu Kristo.

Umuyobozi w’inkambi afata umwanya wo gusengana na Mahmoud, yakubura amaso agasanga Mahmoud akiri gusenga, kuko yasengaga umwanya munini, avuga ko yumvise agize amahoro atari yarigeze agira mu buzima, akumva ntiyakwinyeganyeza kugirango ibyiyumviro bye bitagenda.

Umugore w’umuyobozi w’inkambi avuga ko mu buzima bw’Umwuka basabye ko hatangizwa inyigisho za Bibiliya, nyuma y’ibikorwa byo kwita ku bababaye kugirango bamenye impunzizimenye ukuri. Avuga ko impunzi zifite inyota yo kwakira ubutumwa wiza bwa Yesu kuko benshi bavuye mu mitwe y’intagonwa z’abayisilamu abandi benshi baje ari abayisilamu.

Bamwe ntibatinya kuvuga ko batazasubira muri isilamu kubera ibikomere batewe na bagenzi babo byatumye bahunga ibihugu byabo. Abandi bageze Iburayi mu Bugereki bagereranya imyizerere ya gikirisitu n’imyizerere yabo babona bakwiriye guhinduka abakristu. Bavuga ko abakiristu babaye aba mbere mu kubageraho babaha ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’ibanze babakorera n’uburinzi.

Infochretienne.com
[email protected]

Abuja kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi abantu barenga 4.000 bari baratwawe n’umutwe w’isilamu wa Boko Haram babohowe n’ingabo za Guverinoma ya Nigeriya nkuko byatangajwe na minisitiri w’ingabo muri Nigeriya.

Mu nama yamuhuje n’abaturage bo mu mugi wa Jos muri Nigeriya, minisitiri w’ingabo Mansour Dan-Ali yavuze ko mu bantu babohowe harimo abanyeshuri 1.600 batwawe na Boko Haram mu mwaka wa 2014 mu miryango y’abakirisitu ituye Chibok muri leta ya Borno, mu majyaruguru ya Nigeriya.

Abantu babohowe n’izi ngabo ni abagore n’abana cyane cyane nkuko bigaragara ku mafoto kuko abagabo batwawe na Boko Haram, izi nyeshyamba zabishe mu rwego rwo kurandura ubukirisitu muri Nigeriya.

Ariko abagore ntabwo babishe ahubwo babahinduye abayisilamu ku mbaraga, babahindura abagore babo. Uyu mutwe wa Boko Haramu umaze kwica abantu barenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atatu guhera mu mwaka wa 2009.
Mansour Dan-Ali avuga ko byabatway imbaraga kugirango babashe kubohora aba bantu no kwiga amayeri uyu mutwe ukoresha, mu kurwanya uyu mutwe washinze ibirindiro mu duce two mu majyaruguru ya Nigeriya. Ingabo za leta zakoresheje indege z’intambara n’ingabo zo ku butaka kugirango zibashe kubohora aba bantu bari bamaze igihe barafashwe n’izi nyeshyamba.

Imana ishimwe kuko yarinze aba gabore n’abana bakaba kakiriho kandi bavuye mu maboko y’umutwe wa Boko Haram. Dukomeze gusengera iyi miryango kugirango Imana ibasashye kwiyubaka no kwakira ibyababayeho, dukomeze no gusengera abakiri mu maboko y’izi ntagondwa kugirango Imana izace inzira bazabashe kubohoka.

Chretien News

Nubwo kwakira agakiza muri Irani bigoye kubera ko ari igihugu kigizwe n’umubare mwinshi w’abayisilamu kandi kiyoborwa hakurikije amategeko ya isilamu nti bibuza ubutumwa bwiza kuvugwa ubuhamya bwa batatu bakiriye agakiza nkuko babitanzemo ubuhamya bwahinduye benshi.

Kamran yahoze ari umunyarugomo agurisha ibiyobyabwenge n’intwaro. Umunsi umwe inshuti ye igitabo cy’Isezerano rishya. Nyuma y’iminsi 5 asoma yahise yakira agakiza ubuzima bwe ahita abwegurira Yesu.

Nyuma yo kwakira agakiza, umuryango we n’inshuti ze babonye uburyo yahindutse mu mezi yakurikiye ho abenshi bahise bakira agakiza. Mu rugo iwe Kamran ahita ahatangiza itorero none rimaze kwaguka ku buryo bugaragara.

Reza yari umunyeshuri mu ishuri ryigisha imyizerere ya isilamu, yari ategereje kuzavamo umuntu ukomeye mu idini ya isilamu, umunsi umwe ubwo yari mu masomo muri Irani, yaje kubona igitabo cy’isezerano rishya, mu nzu y’ibitabo y’ishuri. Agira amatsiko yo gushaka kumenya ibyanditsemo, asomye akorwa ku mutima cyane n’inkuru za Yesu aza kwisanga akunda Yesu cyane. Kugeza ubu yahise yakira agakiza atangiza itorero mu gace atuyemo.

Fatemah yari yarafashwe ku ngufu na basaza be afite imyaka 11 bamushyingira ku ngufu uwacuruzaga w’ibiyobyabwenge atangira kujya amugirira nabi, ku myaka 17 baratandukana. Ajya kuba wenyine ariko barongera baramujyana kungufu. Bituma afata icyemezo cyo guhunga umuryango we. Ubwo yari arimo agenda mu muhanda yaje guhura n’umuvugabutumwa wigishirizaga mu muhanda yumvise avuga ibya Yesu aratsindwa ahita yegurira Yesu ubuzima bwe bwose. Aza gushakana n’umugabo w’umukirisitu.

Yaje gufata amahugurwa yo gukora ivugabutumwa atangiza amatorero ya Gikirisitu muri Irani, aza gusubira iwabo abaha ubumya uburyo yahuye na Yesu agahindura ubuzima bwe. Umuryango we wose uhita wakira agakiza. Itorero Fatemah n’umugabo we batangije rya mbere ryatangiriye mu rugo iwabo.

Kamran Reza na Fatemah bishyize hamwe kugirango bafatanye kwamamaza ubutumwa bwiza muri Irani kugirango bene wabo babashe kwakira agakiza, bifashishije ubuhamya bwabo bw’uburyo Yesu yahinduye ubuzima bwabo nyuma y’ubuzima bw’akarengane kenshi baciyemo.
christian news.com
[email protected]

Kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi nibwo umuvugabutumwa Frankli Graham yakoraga igitaramo cyambere mu bitaramo yateguye bizazenguruka leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego ro gusengera iki gihugu.

iki giterane kikaba cy’ivugabutumwa cyabereye mu migi itatu ariyo Chattanooga, Clarksville and Jackson,abwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu akangurira n’abantu gusengera igihugu.



Abantu barenga 22.400 bitabiriye igiterane kimwe muri ibi biterane byateguwe na Franklin Graham
umuhanzi Camp Jeremy niwe wasusurukije abitabiriye ibi bitaramo mu ndirimbo zo kuramya no aguhimbaza Imana


ibindi bitaramo bikazakomeza mu minsi iri imbere.

billygraham.org

Abahindu bagize umubare mwinshi w’abaturage mu buhinde batwitse inzu n’urusengero by’umupasiteri w’umukirisitu kuberako abahindu benshi bari bamaze kwakira agakiza bahindutse abakirisitu.

Ikinyamakuru Morning Stars News cyatangaje ko pasiteri John Muller n’’umugore we utwite babonye urusengero rwabo rwibasirwa n’Abahindu bararutwika bahita bataha mu mudugudu wa Attipattu bari basanzwe batuyemo muri leta ya Tamil Nadu mu karere ka Cuddalore bageze iwabo basanga inzu yabo nayo bayitwitse bamuziza ko abayoboke babo bensi bari bamaze kwakira agakiza bahinduka abakirisitu.

Pasiteri Muller yatangaje ko abaturanyi b’abavaniyari b’abahindu bakiriye agakiza ari benshi n’abandi bagenzi babo bo muri uyu mudugudu bahita bafata icyemezo cyo guhinduka abakirisitu mu gihe bafata idini ryabo nk’idini ritemewe ntabwo bumvaga ko hari n’umwe mu bavaniyari wahinduka umukirisitu.

Pasiteri Muller avuga ko abantu batunu batangiye kumutoteza bamubwira ko akwiriye kuva muri ako gace cyangwa bakamwica. Imiryango irenga 40 yateraniraga mu rusengero ayoboye. Ariko polisi ntabwo yigeze igira icyo ikora nyuma yo gutwikwa kw’uru rusengero.

Avuga ko batakaje ibintu byabo byose, basigaye ntaho kuba bafite barambika umusaya, umugore yari amaze ibyumweru 26 atwite, bategereje umwana wabo w’imfura. Avuga ko umukirisitu umwe yabatije aho barara gusa ubuzima bukaba bumeze nabi.

Iki gikorwa cyabaye tariki 03 Gicurasi, ariko ntabwo itangazamakuru ryigeze ribitangaza kuko ritangaza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abakirisitu ariko bukibasira umubare munini w’abakirisitu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abakirisitu mu Buhinde ni byinshi.

Raporo zagaragaje ko akarengane gakorerwa abakirisitu mu Buhinde byiyongereye ho 20 ku ijana muri 2016 mu gihe ibikorwa byo gukubitwa kw’abakirisitu byo bazira imyizerere yabo byazamutseho 40 ku ijana. Buri masaha 40 haba habaye igikorwa cyibasira abakirisitu.

Christian post.com
[email protected]

Muri Repuburika ya Centrafrika inyeshyamba zo mu mutwe wa “anti-baraka” zimaze igihe zibasira abayisilamu muri iki gihugu. Musenyeri Juan José Aguirre avuga ko ariyo mpamvu yatumye bafata icyemezo cyo guhisha abayisilamu mu nzu za kiriziya

Musenyeri Aguirre ni umumisiyoneri uyobora katederale ya Bangassou iteranirwamo n’abantu benshi wazanye igitekerezo cyo guhisha abayisilamu bibasirwaga n’inyeshyamba zo mu mutwe wa “anti-baraka”.

Aguirre yahaye ubufasha abayisilamu nyuma yo kubahungisha mu kigo cya kiliziya ubwo yabonaga inyeshyamba za anti-baraka zitera umugi wa Bangassou.
Avuga ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zo muri Maroc zahise zisaba abayisilamu bose guhungira mu misigiti kugirango babarindire umutekano, ariko haruzura. Izi nyeshyamba zatangiye gutera ibisasu ku misigiti bamara iminsi 3 batarya badakaraba.

Musenyeri wa Bangassou yafashe iya mbere ajya kubwira izi nyeshyamba ko zahagarika imirwano atitaye ko byari kumugirira nabi. Ahita afata imodoka nini ajyana abayisilamu bari barimo bagirirwa nabi mu bigo bya kiriziya.

Impunzi zirenga 2000 zakiriwe mu bigo bya kiriziya bitandukanye bitabwaho na kiriziya Gaturika mu mazu ya kiriziya no mu iseminari ntoya ndetse n’ibindi bigo. Ibigo bitegamiye kuri leta bitangira kubaha ubufasha bw’ibiryo n’ibindi bikoresho by’ibanze ku miryango yari yahungiye muri ibi bigo.

Abantu 50 mu bari bakiriwe muri ubyo bigo nyuma y’ubugizi bwa nabi baje gupfa, abasigaye ibintu byabo bihunduka umuyonga. Babubakira inkambi z’impunzi, batangazwa n’uburyo bubakirwa inkambi z’impunzi mu gihugu cyabo.

Mgr Cyr-Nestor umuyobozi wa diyoseze ya Alindao yavuze ibibazo byogushyamirana byatangiye tariki 08 Gicurasi hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa Séleka n’izo mu mutwe wa anti-balaka. Ariko nyuma y’ubufasha bw’ingabo z’umurango w’abibumbye amahoro yaragarutse. Muri aka gace abantu barenga 5000 barimuwe muri aka gace.

Infochretienne.com
[email protected]

Mu mashusho yagaragaye kuri televisiyo yo mu Misiri yagaragaje umubare w’abantu baguye mu gitero cy’iterabwoba cyibasiye abakirisitu b’abakopte cyane abana. Ibitero byibasira abakirisitu bikorwa n’intagondwa z’abayisilamu, byariyongereye.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara agaragaza abasirikare bo mu mutwe w’abavandimwe b’abayisilamu bigamba ubu bugizi bitarura polisi bibasira abakirisitu b’abakopte bari bagiye mu rugendoshuri.Abarenga 60 bari mu modoka bagana muri katederale yitiriwe Mutagatifu Samuel harimo abana 40.

Iki gikorwa gitero cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu muhanda utarimo kaburimbo ugana Maghagha. Imwe muri bisi yari igeze Beni Suef indi iri al-Minya n’indi yari itwaye abakozi nayo iza gkuraswaho. Abarenga ijana bagizweho ingaruka n’ibi bisasu ubwo baganaga muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Samuel nk’urugendoshuri bari bagiye kuhagirira. Busi yari itwaye abana niyo yatewe ibisasu izindi ntizagira icyo ziba.

Anba Makarios umushuma wa al-Minya yatangaje ko abasirikare binjiye muri bisi batangira kurasa abarimo.
Perezida wa Misiri Abdel-Fattah al-Sissi yavuze ko ingabo za leta zigiye gushyira imbaraga mu guhangana n’izi ntagondwa mu mutwe w’abayisilamu aho ziherereye hose haba mu gihugu no hanze yacyo aho zikorera imyitozo.

Abakirisitu b’abakopte bari mu gihe cy’icyunamo kiri kubera mu ntara ya Minya ndetse igikundi cy’abantu benshi cyaherekeje imirambo bagenda bavubgo ngo “ hamwe n’ubugingo bwcu, n’amaraso yacu tzaitangira umusaraba.”

Abagore bagaragaje umubabaro nyuma y’ubu bugizi bwa nabi ndetse avuga ko bakubiswe mu mutwe nkuko Bassem Hanna wari waherekeje umwana we w’imyaka 8 yabitangaje. Agaragaza ko abakirisitu b’abakopte barenganira mu bikorwa byo kutumvikana kuri hagati ya leta n’abatavuga rimwe nayo kuko bose barwanya abakirisitu bakabura ikibarengera.

Muri Mata ibindi bitero 2 byibasiye abakirisitu b’abakopte byahitanye abarenga 36 n’izindi nkomere nyinshi.

Infochretienne.com
[email protected]

Umuhanzi Bosco Nshuti ubarizwa mu Itorero ADEPR umudugudu wa Kumukenke muri Paruwasi Gasave kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi yakoze igitaramo cye cyambere yise “Ibyo ntunze” afatanyije n’abahanzi nka Dominic Nic Ashimwe, Alexis Dusabe, hamwe na korali Silowamu asanzwe aririmbamo.

Mu gitaramo cyateguwe na Bosco abakitabiriye bafatanyije kuramya Imana mu ndirimbo ze zimaze kwigarurira imitima y’abantu batari bacyeya, dore ko abenshi bamufashaga kuririmba izi ndirimbo nk’iiyitwa “Ibyo ntunze, ndumva unyuzuye n’izindi”kuko inyinshi abantu bamaze kuzimenya.

Umuhanzi Bosco yashimiye abantu bamufashije gutegura iki gitaramo ashimira abagize umuryango we, dore ko n’ababyeyi be bari mu baje gufatanya nawe kuramya Imana mu ndirimbo, ashimira abanyamakuru bamufashije kumenyekanisha iki gitaramo ndetse na korali Silowamu aririmba yagize uruhare rukomeye kugirango ategure iki gitaramo, ashimira abamufashije gukora indirimbo mu majwi kugirango abantu muri iyi minsi babe bagerwaho n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze.

Abitabiriye iki gitaramo kandi bafashijwe kuramya Imana mu Ijambo ry’Imana bagejejweho n’umuvugaburumwa Nzaramba Jean Paul wagejeje ku bitabiriye iki gitaramo Imbaraga z’ukuboko kw’Imana yifashishije inkuru z’uburyo ukuboko kw’Imana kwakuye abisirayeli muri Egiputa.

Iki gitaramo cyarangiye ku mugoroba abantu badashaka gutaha kubwo kugubwaneza n’ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo z’umuhanzi Bosco Nshuti n’abamufashaga kuramya Imana, Korali Silowamu, Alexis Dusabe na Dominic Nic Ashimwe.
Abitabiriye iki gitaramo kandi babashije kwigurira CD iriho indirimbo za Bosco Nshuti amaze gukora kugirango bakomeze kumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo amaze iminsi ategura.

[email protected]

Mu gihe Korari Besalel yo mu itorero rya ADEPR-Murambi, Paruwasi ya Nyanza yari irimbanije imyiteguro y’igiterane cyo gushima Imana, kuri ubu iri mu gahinda kenshi ko kubura umuririmbyi wayo Kankundiye Vanny Ernestine witabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 9/6/2017, uyu mubyeyi akaba yapfuye mu gihe yari kwa muganga abyara bikarangira n’umwana ahasize ubuzima.

Iyi nkuru y’incamugongo yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ubwo ba Nyakwigendera bari bamaze kwitaba Imana mu bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali. Amakuru aturuka mu buyobozi bw’iyi Korari ndetse na bamwe mu baririmbyi bayo avuga ko bose bashenguwe n’urupfu rwa Kankundiye Vanny Ernestine kubera imyaka ine yari amaze yubatse urugo, bakaba bari bategerezanyije ubwuzu bwinshi umwana muri icyo gihe cyose kuva yakubakana urugo na Bwana Harerimana Claude kuri ubu usigaye mu gahinda gatoroshye na busa.


Korari Besalel yo muri ADEPR yashenguwe cyane n’urupfu rw’umuririmbyi wabo

Bwana Mihigo Theodore uyobora Korari Besalel Nyakwigendera yaririmbagamo yabwiye Agakiza.org ko ibi ari ibihe bitoroshye kubona icyo kuvuga ariko nanone Imana ikora uko ishaka kandi ntawayibuza gusarura mu murima wayo.


Bwana Harerimana Claude na Nyakwigendera Kankundiye Vanny Ernestine

Ku bijyanye no kuba ibi bibaye Korari Besalel yiteguraga igitaramo cyo gushima Imana ku cyumweru gitaha le 18/6/2017 cyari gitegerejwe na benshi, Bwana Mihigo yavuze ko kuri ubu nabo bataramenya ikiza gukurikira kuko babona bigoye kubihuza ariko nanone ibikorwa byo gushyingura bisojwe bazahita bamenya icyo bakora.

Imihango yo ku ushyingura iraba kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2017

Nk’Umuryango mugari w’Agakiza twihanganishije umuryango wa HARERIMANA Claude uburiye rimwe imfura na nyina, ndetse n’umuryango mugari wa korali Besalel, abatashye Imana ibakire mu bayo, abasigaye nabo bakomeze kwihangana.

Niyondora Vedaste [email protected]

Ku cyumweru ubwo abakirisitu bizihizaga umunsi mukuru wa Pantekoti, igihe Umwuka Wera yamanukiraga intumwa, Abayahudi bo bizihizaga umunsi mukuru w’Umuganura, bishimira gutangira gusarura.

Kimwe na Pantekote Umunsi mukuru w’Umuganura ni umunsi uba nyuma y’iminsi 50 Pasika ibaye. Ku wa kane tariki ya mbere 01 Nyakanga nibwo habaye Umuganura wa 2017. Ikigo gishinzwe Ingoro z’Imana gifatanyije n’indi miryango bakiriye abantu benshi bazanye amaturo mu nzu y’Imana abatambyi batamba imitsima n’abana b’intama barindwi ndetse bazana n’umusaruro wa mbere w’ubuhinzi w’ibyo bejeje, nkuko byari byarategetswe na Mose.

Abantu akirwaga umugisha n’abatambyi mu duce tumwe na tumwe tw’umugi wa Yerusaremu. Aya mabwiriza agaragara mu gitabo cy’Abarewi: 23:16-22
“Mubare iminsi mirongo itanu igeze ku munsi wa mbere w’isabato ya Karindwi, maze muganurire Uwiteka ituro ry’umuganura wundi. Mu buturo bwanyu mukuremo imitsima ibiri yo kuba ituro rijungujwe, ibe iy’ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yotsanywa umusemburo, kugira ngo ibanurirwe Uwiteka.

Mumurikane n’iyo mitsima abana b’intama barindwi badafite inenge bataramara umwaka n’ikimasa cy’umusore n’amasekurume y’intama abiri, bibe ibitambo byoserezwa Uwiteka bitambanwe n’ituro y’ifu n’iby’ibyokunywa yo kuri byo, bibe ibitambo bikongorwa n’umuriro by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Kandi mutambe n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha n’amasekurume y’intama abiri ataramara umwaka, ho ibitambo by’uko muri amahoro. Umutambyi azizunguzanye na ya mitsima y’umuganura na ba bana b’intama bombi, bibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, byerejwe Uwiteka, bibe iby’umutambyi.

Kuri uwo munsi muge muranga ko ari umunsi mukuru ujye uba uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu buturo bwanyu bwose no mu bihe byanyu byose. Kandi ni musarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z’imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa, ahubwo mubisigire umukene n’umusuhuke w’umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

Chretien news.

Umuryango ukurikirana uko akarengane gakorerwa abakirisitu gahagaze ku isi ushyira Eritereya ku mwanya wa 10 mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane.

Uyu muryango watangaje ko mu kwezi gushize kwa Gicurasi guverinoma ya Eritereya yataye muri yombi abakirisitu barenga 100. Muri Eritereya amadini yemewe ni ane yonyine andi asigaye yose afatwa nk’atemewe n’amategeko.

Muri Eritereya guverinoma ivuga ko hari uburenganzira bwo gusengera aho umuntu ashaka. Ariko amadini amwe usanga ariyo yemererwa gukora ugasanga afite abantu benshi mu gihe abandi babuzwa uburenganzira bwo gusenga. Urugero ni itorero ry’Aborutodoxe rifite abayoboke benshi kuberako ryemererwa gukora. Ariko abandi badasengera muri aya matorero uko ari 4 basengera mu ngo zabo babafata bagahanwa kuko babifata nko gusengera ahantu hatemewe n’amategeko.

Amatorero ane yemerewe gukorera muri Eritereya anafite abayoboke benshi ni abayisilamu bo mu bwoko bw’abasuni, aborutodoxe, abagaturika, n’abaruteriyene.
Undi muntu usengeye ahandi hatari muri aya madini inzego za leta zibifata nko kurenga ku mategeko.

Fuentes yatangaje ko abantu benshi bagiye batabwa muri yombi bazira gusengera mu yandi madini atari aya ane Eritereya ni igihugu giherereye muri Afurika y’iburengerazuba agace karangwa n’ubushyuhe bwinshi, avuga ko bamwe bafungirwa ahantu hato kuburyo bucurikirana bigatuma ubushyuhe bw’abo bafungiye buzamuka bukagera ku bushyuhe bukabije cyane.

Bamwe bahakundurira indwara zitewe no kubura umwuka, iziterwa n’umwanda, ndetse n’ibiribwa bikaboneka gacye, ibi byagize ingaruka ku bakirisitu badasengera muri aya madini kubera uburyo bafunzwemo.

Fuentes asaba abakirisitu gusengera abakirisitu batuye Eritereya kugirango hashyirweho amategeko yorohereza abashaka kuvuga ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi kuko aya mategeko abangamira ivugabutumwa.

Christian news
[email protected]

Abakirisitu nibo bantu bahora n’akarengane cyane mu bantu bafite imyizerere itandukanye ku isi nkuko ubushakashatsi bwakorewe mu Burayi bwabigaragaje. Mu mwaka wa 2016 abakirisitu 90.000 birishwe bazira imyizerere yabo.

Massim Introvigne umuyobozi w’ikigo cya gikirisitu cy’ubushakashatsi (CESNUR) yabwiye radiyo Vaticana ko abakirisitu barenga miriyoni Magana atanu ku isi batoroherwa no kugaragaza imyizerere yabo bitewe n’akarengane, ndetse abarenga 90.000 mu mwaka ushize wa 2016 bishwe bazira imyizerere yabo ya gikirisitu.

Bifashishije imibare bakuye mu kigo cya gikirisitu cy’ubushakashatsi Introvigne yatangaje ko mu bakirisitu bapfuye bazira imyizerere yabo 70% baguye muri Afurika bitewe n’ibibazo biterwa n’amakimbirane y’amoko.

Mu bakirisitu baguye mu karengane kabakorerwa umwaka ushize 30% bangana na 27.000 baguye mu bikorwa by’iterabwoba, inzu zabo zirasenywa, abandi bakorerwa akarengane na za guverinoma nkuko Introvigne yakomeje abitangaza.

Imibare yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize itanga icyizere ko umubare w’abakirisitu bazira akarengane yagabanutseho 15.000 ugereranyije n’umwaka ushize. Ndetse bamwe banze kuva mu turere batuyemo nubwo bahura n’akarengane kugirango bafashe abatarakira agakiza bamenye ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Muri Werurwe Musenyeri Chaldéen wo muri Alepo yavuze ko mu myaka 5 ishize muri Siriya hari imvururu abakirisitu bagabanutseho bibiri bya gatatu kuko bavuye miriyoni n’igice ubu bakaba basigaye ari ibihumbi Magana atanu. Umubare w’abakirisitu basigaye batuye mu gice kiyobowe na Bashar Assad kubera akarengane bakorerwaga n’intagondwa z’abayisilamu zitavugarumwe n’ubutegetsi bwa Bashar Assad.

Umugi wa Alepo nawo umaze kwigarurirwa n’ingabo za guverinoma, ariko igice kinini cy’uyu mugi n’insengero nyinshi zarasenywe. Abakirisitu bakwiriye gufata umwanya bagasengera bagenzi babo bahura n’akarengane kugirango Imana ibahe imbaraga n’amahohoro mu gihe banyura mu bihe bibagoye.

Christian news
[email protected]

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byatangaje ko Ghana iza mu mutima w’ububyutse bw’abakirisitu ku isi kuko iki gihugu imyizerere ya gikirisitu igenda itera intambwe ishimishije.

Iki gihugu kimaze gushyira Afurika y’Iburengerazuba mu mutima w’ububyutse bw’abakirisitu ku isi nkuko byatangajwe na professeur Asamoah-Gyady umwarimu muri kaminuza ya Tewologiya mu mugi wa Accra.

Muri miriyoni zirenga 26 zituye Ghana 70% ni abakirisitu bangana 41% muri miriyoni magana atanu na mirono itandatu by’abakirisiru b’abaprotestanti batuye muri Afurika, uyu mubare ushobora kuzazamuka ukazagera kuri 53% mu mwaka wa 2050 nkuko byatangajwe muri uyu mwaka na Internatinal Bulletin of Mission and Research.

Abenshi muri aba bakirisitu baterana amateraniro yo kucyumweru gusa.Gahunda zo usenga ziramenyerewe ndetse n’ibiterane muri ibi bihugu byamamazwa ku mihanda. Ndetse habera amasomo ya Bibiliya muri za bisi ndetse n’abakozi bakemererwa kuzitunga muri za biro bakoreramo nkuko byatangajwe n’umunyamakuru Mattew Mpoke Bigg umunyamakuru kuri Reuters.

Ubukirisitu muri iki gihugu bwatangiranye n’abagaturika, n’abaporotesitanti gakondo, ariko imyizerere ya pentekote nk’imyizerere mishya yahageze yazanye n’uburyo bw’imisengere ibiherekejwe n’imirimo n’ibitangaza, bagendeye ku magambo Yesu yabwiye intumwa mbere yo gusubira mu ijuru yo kuboherereza Umwuka Wera, byagize uruhare mu kuzamura umubare w’abakirisitu muri Afurika nkuko impuguke Asamoah-Gyadu yabitangaje.

Iyi myizerere yaje iturutse muri Amerika y’Amajyaruguru yaje izanye imyizerere mishya ituma abizera bakorana n’Umwuka Wera akabafasha gucyemura ibibazo n’ingorane bahura nazo.

Abapasiteri bafite amafaranga menshi bafatwa nk’abafite umugisha ndetse n’umurimo bakora ugahabwa agaciro n’abantu benshi. Abayobozi b’amatorero ya gikirisitu muri Ghana bagerageje guhuza imyizerere ya Gikirisitu n’imico yo muri Ghana, ariko hari igice kitifuza ko imyizerere ya gikirisitu yahuzwa n’imico y’abanyafurika ahubwo bakamera nkuko bikwiriya Abakirisitu b’ukuri.

Christian news.
[email protected]

Akarengane gakorerwa abakirisitu karazamutse ku buryo bukabije muri uyu mwaka mu gihe 75% by’abatuye isi babaho mu bwisanzure bw’iyobokamana nkuko byatangajwe na Jan Figel umuyobozi w’ishyaka rya Gikirisitu na demokarasi.

Mu magambo ye yavuze ko inzira ikiri ndende kugirango abantu bumve ko abantu bakwiriye kugira ubwisanzure n’uburenganzira bwo gusengera aho bashaka bitewe n’imyizerere yabo itandukanye.

Agaragaza ko bafite ubuhamya bw’abantu benshi mu bihugu bitandukanye bagihura n’akarengane bazira imyizerere yabo ya gikirisitu buca ku ma radiyo ya gikirisitu atandukanye. Umuryango wa gikirisitu ukorera mu bihugu birenga 60 watangaje ko abakirisitu barenga ibihumbi birindwi bishwe bazira imyizerere yabo guhera mu Ugushyingo 2014 kugera mu Ukwakira 2015, kuva 2015 buri mwaka abakirisitu bazira akarengane biyongeraho Ibihumbi bitatu buri mwaka.Insengero 2.400 zarasenywe muri iki gihe, bigaragara ko byikubye kabiri ugereranyije n’ibihe byashize.

Ubwiyongere bw’akarengane gakorerwa abakirisitu bwatewe n’ubwiyongere bw’imitwe y’abayisilamu mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, nka Boko Haram, Al-Shabaab ziharanira ko ibihugu biyoborwa hakurikijwe amategeko ya isilamu.
David Curry umuyobozi w’ikigo cy;abanyamerika gikurikirana uko akarengane gakorerwa abakirisitu gahagaze yatangaje ko iyi mitwe y’abayisilamu imaze kugira imbaraga no kwiyubaka ndetse ko iyi mitwe yateguye jenoside y’abakirisitu b’Abayezedisi n’abakirisitu bo muri Siriya na Irake.

Yesu araza vuba Ijambo ry’Imana rivuga ko ibyo bitazabura kubaho. Abakirisitu bakwiriye gufata umwanya bagasengera abahura n’akarengane kugirango Imana ibakomereze amaboko be guteshuka inzira bitewe n’akarengane.

Chretien news
[email protected]

Mu kiganiro umuvugizi mushya wa ADEPR Rev. KARURANGA Ephraim yagiranye n’ikinyamakuru igihe.com ku bijyanye n’uko yakiriye inshingano ahawe zo kuyobora umukumbi, Rev. KARURANGA avuga ko yabyakiriye nk’umurimo utoroshye aho yifashishije ijambo ry’Imana rivuga ko Imana yamuhaye imitima irenga milioni ebyiri agomba kuzabazwa, mu magambo ye bwite ati”ngomba guhuza ingeso zanjye z’ibyo mvuga n’ibyo nkora” ati “kandi nizeye ko abashumba bagenzi banjye n’umukumbi wose tuzafatanya kubaka itorero”

Ku bijyanye n’ikibazo cy’abavugabutumwa bakunze kwita abasatuzi badutse muri iyi minsi, Rev. KARURANGA nta byinshi abavugaho ariko avuga ko nubwo bahari atababuza kubikora ariko ngo Umwuka Wera azajya akora ibyawo

Rev. KARURANGA yakomeje kubazwa icyo biro nshya igiye gukora ku mutungo w’abakristo wakoreshejwe nabi, avuga ko kuko abakristo batigeze binubira gutanga umusanzu ahubwo bababajwe n’uko umutungo wabo wakoreshejwe ati ”umushinga ntabwo uzahagarara kandi kuba barakoze ikintu kikabavuna ntabwo bakwiye kurekera, ubu Dove Hotel irahari ariko ifite umwenda wa banki, hari amafaranga menshi yatanzwe, ntabwo bayafata ngo bayatakaze ahubwo umushinga uzakomeza, uyu munsi nta musaruro uravamo ariko nutangira kuboneka tuzicarana n’abakristo turebe uko azakoreshwa”

Ku bijyanye n’ibibazo iyi biro nshya ya ADEPR igiye kwigaho ku ikubitiro, Rev. KARURANGA yavuze ko nubwo ubuyobozi bwari buriho bwashaririye abantu, abakristo nabo bagasharirirwa ariko ko igikomeye ari ugushaka uburyo bwo kwagura ubuzima bw’Umwuka kuko aribwo bukemura ibibazo byose mu itorero no mu bakristo muri rusange kuko ngo misiyo ya mbere y’itorero si amafaranga ahubwo ni ukugira umwuka no kubwiriza abantu

Source: igihe.com
Liliane [email protected]

Umuryango wa bibiliya z’igifaransa washyize ahagaragara raporo igaragaza ahantu hamaze kugezwa Bibiliya ku isi n’aho zitaragera, bagaragaza ko hari indimi zirenga 6.230 Bibiliya itarahindurwamo utabariyemo indimishami.

Mundimi Bibiliya itarahindurwamo harimo indimi 3.655 zitagira izo zegeranye nazo zahinduwe mo Bibiliya. Abantu barenga miriyoni 253 ntabwo barabasha kugerwaho na Bibiliya kubera iyo mpamvu.

Ku isi habarurwa indimi 6.880 nkuko byagaragajwe muri 2016, Bibiliya yose imaze guhindurwa mu ndimi 648. Isezearno rishya rimaze guhindurwa mu ndimi 1.432, bigatuma ijambo ry’Imana rigera ku bantu barenga miriyoni 657. Umwaka ushize wa 2016 imiryango ya Bibiliya ku isi yashyize imbaraga mu guhindura Bibiliya mu ndimi zitandukanye zirenga 61 zivugwa n’abantu barenga miriyoni 428. Mu mwaka wa 2016 babashije guhindura Bibiliya mu ndimi 30 zivugwa n’abantu barenga miriyoni 95.

Abantu bafite ubumuga bwo kutavuga nabo ntabwo bibagiranye kuko bamaze guhindurirwa Bibiliya mu ndimi 44 zitandukanye z’amarenga, bigaragara ko abarenga miriyoni 285 z’abafite ubumuga bwo kutavuga ku isi babashije kugerwaho n’ijambo ry’Imana mu rurimi rwabo ndetse n’abarenga miriyo 40 bafite ubumuga bwo kutabona bagejejweho bibiliya mu rurimi rwabo bakoresha.

Umuryango w’ubufatanye bwa Bibiliya z’igifaransa watangaje ko Bibiliya z’abafite ubumuga bwo kutabona zibagora cyane, kuko bafatanya n’ibigo byigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugirango babashe gutegura izi Bibiliya mu nyandiko bakoresha.

Umuryango wa Bibiliya uri watangiye umushinga wo guhindura Bibiliya mu ndimi 400 z’amarenga zikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, , bikazafasha abantu barenga miriyoni 70 bafite ubwo bumuga kugerwaho n’ijambo ry’Imana, kuko ku isi hari indimi zirenga 400 z’amarenga zitarabona Bibiliya mu rurimi bakoresha.
Isezerano rishya ni ryo ryonyine rigaragara mu rurimi rw’amarenga rukoreshwa muri Amerika, ariko Bibiliya yose irenda kurangirakugirango abakoresha ururimi rw’amarenga muri Amerika babashe kuyikoresha.

Abakirisitu dukwiriye gusenga kugirango iki gikorwa cyo guhindura Bibiliya mu ndimi zitandukanye kigende neza, abantu babashe kugerwaho n’ijambo ry’Imana bakire agakiza.

Chritien news
[email protected]

Umupasiteri wo mu Bushinwa yashoye mu gutanga amahugurwa ku bayobozi b’amatorero yatangaje ko imyizerere ya gikirisitu igenda itera intambwe ishimishije muri iki gihugu kandi abarenga 100.000 bakira agakiza buri mwaka nubwo abakirisitu babayeho mu buzima bugoye.

Ikinyamakuru Mission Network News cyatangaje ko ubwo Yesu yabwiraga Petero ko kuri Iryo buye ariho azubaka Itorero muri Matayo: 16:18 yashakaga kuvuga ko ari we itorero ryubatseho, ritubatse kuri Petero cyanwa undi mukirisitu Pasiteri Erik Burklin nawe yatangaje ko itorero ry’Imana uhagarariye umuryango wa gikirisitu w’ubufatanye mu Bushinwa.

Burklin yagaragaje uburyo yatangajwe n’uburyo guverinoma y’ubushinwa yagize uruhare rugaragara mu kubafasha ibikorwa bakora kuko yabateye inkunga ya miriyoni 7.3 z’amadorali ya Amerika mu gihe bubakaga ikigo cy’amahugurwa y’iyobokamana mu Bushinwa.

Burklin avuga ko atiyumvisha uburyo byashoboka ko Ubushinwa buyobowe Gikomunisite umuyobozi wo muri guverinoma atanga inkunga ingana kuriya mu kubaka ibikorwaremezo by’itorero.

Burklin yatangaje ko nyuma yo guhura n’abayobozi b’amatorero bagize umwanya wo kubaza abapasiteri, inshuro babatiza mu mwaka n’umubare w’abakira agakiza buri mwaka mu migi bakoreramo umurimo w’Imana, bagaragaje ko Imana yakoze ibikomeye kuko abarenga 100.000 bakira agakiza buri mwaka.

Asoza asaba abakirisitu gusengera Ubushinwa kugirango Imana isuke Umwuka Wera ayobore imitima y’abashinwa ku kuri kandi kugirango abayobozi b’ubushinwa be kubangamira ibikorwa by’ivugabutumwa cyangwa gutoteza abantu bakira agakiza.

Christian news
[email protected],org

Amatorero yo mu ntara ya Papua arashinja ingabo za leta ya Indoneziya gutwika Bibiliya mu ntara ya Papua mu gace ka Jayapura mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2017.

Radiyo New Zealand niyo yatangaje iki gikorwa kigayitse cyakozwe mu gace ka Jayapura ubwo abasirikare batwikaga za Bibiliya amatorero ya gikirisitu ntiyanezezwa n’iki gikorwa bituma bamwe bajya mu mihanda.

Ariko inzego z’umutekano zakoze ibishoboka kugirango zihoshe akavuyo katewe n’abatari bishimiye iki gikorwa. Ibi byabaye nyuma yo guhererekanya amafoto ku mbuga nkoranyambaga y’ibitabo bitwikwa harimo na za Bibiliya.

Ambasaderi wa Indoneziya muri Wellington, Wanton Saragih yahakanye aya makuru avuga ko mu bitabo byatwitse nta Bibiliya zatwitswe ku bushacye cyangwa ku buryo bw’impanuka.

Saragih yavuze ko umuyobozi w’amatorero ya gikirisitu Revera Dani Mita watangije gahunda yo kwamagana iki gikorwa avuga ko amafoto yabonye na videwo yabonye byoherejwe n’umuntu utabifitiye uburenganzira.

Avuga ko igitabo cy’iyobokamana batwitse ku mpanuka ari ikitwa “Inkomoko y’Imyemerere” cyanditwe na Thomas Hwang.Ariko nubwo yavuze ibi umuryango wa gikirisitu w’ivugabutumwa muri Papua watangaje ko abapasiteri n’abandi bantu bo mu matorero atandukanye bafashe amafoto ya za Bibiliya z’isezerano rishya zitwikwa ndetse babonye n’ibindi bimenyetso byinshi bigaragaza ko Bibiliya nyinshi zatwitswe.

Umuvugizi w’igisirikare Teguh Pudji Rhardjo na we yemeje ko Bibiliya ziri mu nyandiko zatwitswe, ariko avuga ko bazitwitse batabishaka, ari ibintu byabagwiririye. Avuga ko Bibiliya n’ibindi bitabo by’iyobokamana byatwitswe byari bigenewe abakirisitu bo mu ntara ya Papua, ariko biza kwivanga n’ibindi byari byarataye agaciro bari bagiye gutwika.

Ubwo amafoto ya za Bibiliya zatwitswe yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bahise bajya mu mihanda kwamagana iki gikorwa, basaba ko ababikoze babihanirwa.Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko umuyobozi wa polisi yomerekeye mu mvururu zatewe n’iki kibazo, n’abandi batatu mu bigaragambya barakomereka.

Rhardjo yavuze ko hatangiye iperereza kugirango harebwe icyateye iki gikorwa cyo gutwika Bibiliya, yongeraho ko Indoneziya bubaha imyizerere y’abantu itandukanye ntampamvu yo gutwika Bibiliya kuko abantu bose bafite aho basengera.

Christian news
[email protected]

Umupasiteri wo mu Bushinwa yatanze ubuhamya uburyo umuryango we bahakanaga Imana, ariko Yesu amaze ku mukiza uburwayi bwa pararize mu buryo bw’igitangaza umuryango we wose wakira agakiza, atangiza amatorero arenga 200 mu bushinwa.

Zhang Heng, umuyobozi w’umuryango ugamije kwamamaza ivugabutumwa mu Bushinwa, akaba pasiteri mu itorero Zaidao mu murwa mukuru Péken, ubwo yari imbere y’imbaga y’abantu I New York, yavuze uburyo Yesu yamukijije pararize ahita afata icyemezo cyo kwakira agakiza ndetse bimuha imbaraga zo gutangiza amatorero menshi nkuko yabibwiye ikinyamakuru Christian post.

Uyu mugabo yavuze ko ubu burwayi yabugize akiri muto kuko yatangiye kugira iki kibazo mu 1979, kandi yumvaga ntakizere na gito yari afite cyo kuzakira ndetse yari yafashe umugambi wo kwiyahura. Avuga ko Imana yamusanze mu buzima bugoye ubwo yasurwaga n’umuvugabutumwa akamubwira ko Yesu ari umwana w’Imana kandi ko yapfuye kubw’ibyaha by’abari mu isi kandi ko yazutse yiteguye kumubabarira no kumukiza mu gihe yamwakira.

Heng ntabwo yashimishijwe no kubabarirwa ahubwo yashimishijwe nuko ashobora kumukiza kuko yari ababajwe n’ubuzima bwe. Umuvugabutumwa yamubwiye gusenga amasengesho yo kwiyiriza y’iminsi 7 asaba gukira, ku munsi wa karindwi Heng yarahagurutse birakunda atangira kugenda nkuko yabitangaje.

Abagize umuryango we baratangaye babona atangiye gushima Yesu cyane ndetse atangira no kwihana ibyaha bye, babibonye bose bikubita hasi barapfukama basaba Yesu ko yababera umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.Nyuma y’ukwezi umuryango wa Heng wateguye igikorwa cyo gushima Imana kuko umuryango wose wakiriye agakiza, atumira inshuti ze zose n’umuvugabutumwa wamubyaje ubutumwa bwiza. Umuvugabutumwa avuga yigisha abateraniye iwe, Heng nawe atanga ubuhamya uburyo Yesu yamukijije abantu 50 bahita bakira agakiza bahita batangiza itorero.

Mu myaka 8 yakurikiyeho iri torero ryarakuze riza kubyara andi matorero 200, babasha kuzana abantu barenga 20.000 kuri Kirisitu, batangira kohereza abantu mu duce dutandukanye kugirango bajye kubwiriza ubutumwa bwiza.Nubwo bimeze gutyo ariko abakirisitu mu Bushinwa bahura n’akarengane gakomeye, abayobozi benshi b’amatorero bagiye batabwa mu nzu y’imbohe, nawe yafunzwe azira ubutumwa bwiza imyaka 3.

Mu gihe yabazaga Imana impamvu yakiye mu nzu y’imbohe Imana yamubwiye ko naho hariyo abantu bakeneye kwakira agakiza, kuko akigerayo abenshi bakiriye agakiza ababatiriza mu bwogero. Ashimira Imana kuko uko yakoraga n’uyu munsi ariko igikora kuko itajya ihinduka. Asaba abakirisitu gusengera umurimo w’ivugabutumwa mu Bushinwa kuko hakigaragara akarengane gakorerwa abakirisitu.

Christian news.
[email protected]

Intagondwa z’abayisilamu zo mu mutwe wa Al- shabab zo muri Somaliya zikunda kugaba ibitero by’iterabwoba muri Kenya. Abagize uyu mutwe bateye ishuri ribanza rya Fafi,bibasira abarimu bakora muri iri shuri.

Izi ntagondwa zifite intego yo kwigarurira agace k’amajyaruguru y’iburasirazubwa bwa Kenya hakayoborwa hakurikijwe amategeko ya isilamu.
Umwarimu w’umukirisitu witwa Elly Oloo Ojiema niwe basanze mu ishuri ribanza rya Fafi bamukubitira imbere y’abanyeshuri yari ari kwigisha. Izi ntagondwa zibasiye n’undi mu kirisitu witwa Joseph Kamau, hamwe na mugenzi we w’umuyisilamu washatse kubabuza gukubita umukirisitu avuga ko yiteguye gupfana na mugenzi we, bahise bamwibasira baramubwira ngo bagiye kumuha isomo ku buryo atazongera kurwana ku umuntu ufite imyizerere itandukanye n’iyabo.

Izi ntagondwa kandi zafashe abayisilamu bose bo muri Somaliya bakora muri iri shuri barabakubita bababwira ko bari kubahana kubera kwemera gukorana n’abakirisitu.

Abapasiteri muri Kenya bari bateranye mu cyumweru gishize basaba inzego za leta gushyira imbaraga ku mutekano w’abakirisitu , kuko intagondwa zo mu mutwe wa Al-Shabaab zongereye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abakirisitu mu duce twa Kenya duhana imbibe na Somaliya.

Infochretienne.com
[email protected]

Ikinyamakuru Christian Solidarity Worldwide (CSW) cyatangaje ko umubare w’abakirisitu bafungwa bazira imyizerere yabo muri Eritereya wiyongereye mu rwego rwo guca intege amatorero ya gikirisitu.

Guhera mu mwaka wa 2002, amatorero ya gikirisitu yemerewe gukorera muri Eritereya ni Gaturika, Orutodoxe n’Abaruteriyene gusa.

Abakirisitu 45 mu gace ka Adi Quala batawe mu ri yombi batitaye ku buzima abantu bafite kuko bafunze ababyeyi, n’abantu bakuze cyane ndetse n’abafite ubumuga. Muri uyu mugi kandi abana 23 barirukanywe bazira gusengera mu matorero ya gikirisitu atandukanye n’ayo basanzwe basengeramo, abandi 15 batabwa muri yombi mu mugi wa Gindae.

Mu mugi wa Asmara abakirisitu 17 batawe muri yombi tariki 28 Gicurasi, nyuma y’icyumweru abandi 45 bagizwe n’umubare mwinshi w’abagore nabo bahise batabwa muri yombi.

Muri raporo y’umuryango wita ku mpunzi (HCR) Sheila B. Keetharuth umuvugizi wihariye w’umuryango w’abibumbye muri Eritereya yasabye leta ya Eritereya guhagarika akarengane n’ibindi bikorwa bakorera abantu babahora imyizerere yabo.
Iyi raporo isaba ubuyobozi kureka ibikorwa by’akarengane bakorera abakirisitu bazira imyizerere yabo.

Infochretienne.com
[email protected]

Mukabitega Suzanne wari umugore wa Pasiteri Senzige Zacharie, wahinduye Indirimbo z’Agakiza mu Kinyarwanda azikuye mu ndirimbo z’Igiswahili (Nyimbo za Wokovu), yitabye Imana azize diabète.

Inkuru y’urupfu rwa Mukabitega Suzanne wavutse mu 1931, yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, ahagana saa yine z’ijoro.
Uyu mukecuru w’imyaka 86 wari utuye mu Mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe, yaguye mu nzira ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Shyirambere Serge, umwe mu buzukuru ba nyakwigendera yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umukecuru wacu twayimenye ku mugoroba w’ejo. Yari ajyanywe kwa muganga, aza kwitaba Imana ubwo abari bamutwaye bari bageze hafi y’ibitaro mu bilometero bike."

Mukabitega wari umukirisitu mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe yatabarutse nyuma y’imyaka umunani Pasiteri Senzige wari umugabo yitabye Imana.

Senzige yakiriye agakiza mu 1947 ubwo abamisiyoneri bo muri Suède bageraga mu Rwanda bazanye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu bwanatangirijwe mu itorero rya ADEPR i Gihundwe aho yari atuye. Yagize uruhare mu ikorwa ry’igitabo cy’Indirimbo z’Agakiza gikoreshwa mu matorero ya gikirisitu mu Rwanda, aho yahinduye izo mu Giswahili akazishyira mu Kinyarwanda. Senzige yitabye Imana mu 2009 afite imyaka 83 y’amavuko.

Senzige na Mukabitega babyaranye abana umunani bakaba bari bafite abuzukuru bagera ku 100.

Pasiteri Senzige na Mukabitega
Igihe.com

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abakirisitu benshi mu karere ruherereyemo. Ibi bituma rugira insengero nyinshi kandi zegeranye hirya no hino, aho usanga mu kagali kamwe hashobora kubamo insengero zirenga eshanu. Ku rundi ruhande usanga ku cyumweru cyangwa indi minsi, abantu ari urujya n’uruza binjira muri izo nsengero.

Imwe mu mpamvu nyamukuru itera abantu kwitabira isengero ni uko ari hamwe mu hantu abantu baruhukira imitwaro y’ubuzima bwa buri munsi. Iyo abenshi bahageze bumva baguwe neza, bisanzuye, batuje maze bakaganira n’Imana ibibaruhije imitima.

Igitangaje ni uko iyo ugeze mu rusengero wakirwa n’urusaku rukabije rw’ibikoresho birangurura amajwi cyangwa bya muzika ku buryo watekereza ko urusengero rwahindutse akabyiniro, imurikagurisha cyangwa ahandi harangwa umuziki ndengakamere. Ibi akenshi bitera ingaruka zirimo ko bamwe bataha ya ntego twavugaga hejuru itagezweho, bakahakura umutwe udakira, kwiheba n’ibindi.

Iki kibazo giterwa n’iki?

Amatsinda y’abaririmbyi avuza ibyuma ku buryo bukabije atitaye ku bandi bantu bari mu rusengero. Ibi bituma n’ibyo baririmba bitumvikana ahubwo bikarenga imbibi z’urusengero bikabangamira n’abaturanyi.

Akenshi iki kibazo giterwa no kuba abaririmbyi cyangwa abacuranzi babo baba bifuza kumva umuziki mwinshi ngo babashe kuririmba bigatuma umuziki uba mwinshi, amajwi y’ibyo baririmba akaba mato ndetse ntiyumvikane. Iyo rero babashije kumenya ko amajwi atari kumvikana, nayo barayazamura noneho bigahinduka akaduruvayo, ntihagire na kimwe umuntu (ubyumva) abasha gukuramo. Ari uburyohe bw’uwo muziki bwabuze kuko biravuga cyane ari n’amajwi y’abaririmbyi ntamugeraho.

Ibi rero bikunda gukomoka ku bumenyi buke mu bijyanye n’ibyuma birangurura amajwi. Uzasanga umuntu amenya gucomeka (iyo acometse ntibitwikwe n’umuriro w’amashanyarazi) ubundi agahita yumva ko yabaye impuguke muri ibyo bintu!

Mu nsengero hakenewe abantu b’abahanga babasha gukora aka kazi neza, bakita kandi bagaha agaciro imitima y’abantu baba buzuye muri urwo rusengero. Bibiliya ivuga ko umuntu akwiriye kunezeza mugenzi we akamubera inyunganizi, bityo hatabayeho kwikunda ntabwo itsinda rito ry’abaririmbyi ryakwinezeza ryonyine kandi hari imbaga yateranye igataha yashegeshwe n’urusaku rukabije ruri mu rusengero.

Ese Imana yumva amasengesho ari uko habayeho urusaku?

Ni byiza ko usenga yisanzura ariko kandi akabikora atabangamiye abandi kuko Imana ntabwo yumva ari uko uvuze cyane kuko burya imenya n’ibyo dutekereza tutarabumbura akanwa ngo tubivuge. Birashoboka ko imyumvire yacu ari yo ituma twumva ko dukwiriye kuvuga cyane kugira ngo Imana yumve.

Mu rusengero ni ahantu ho kuruhukira ntabwo ari ikibuga cy’imikino n’imyidagaduro. Hari ubwo abantu baririmba ukabona uretse no kuririmbira Imana ahubwo ubaye uri n’imbere y’abayobozi basanzwe bo mu isi ntiwabikora.

Abantu bibagiwe icyubahiro cy’ Imana ahubwo dutekereza ko urusaku n’akaduruvayo ari byo bimanura Imana mu ijuru. Oya si byo! Urusaku mu gusenga, akaduruvayo mu miririmbire, haleluya z’umurambararo, kuzunguza amaboko cyane, kwiruka mu rusengero n’ibindi byinshi, si byo bikurura ubwiza bw’Imana mu rusengero.

Ijambo ry’Imana mu Kuva igice cya 40 cyose haragaza uburyo Imana yategetse Mose gutegura ihema ry’ibonaniro ndetse n’ibizajya bikorerwamo byose. Iyo byose byabaga byakozwe uko Imana yategetse, ubwiza bw’Uwiteka ngo bwuzuraga iryo hema. Nta na hamwe handitse ko Abisiraheri bageragamo bakavuza induru, bagateza akaduruvayo n’ibindi nk’ibyo dusigaye dukora muri iyi minsi.

Ingaruka mbi z’uru rusaku:

Ntabwo twagaruka ku ngaruka mbi zose z’iki kibazo ariko muri zo harimo ko abantu bazagera aho bakanga kujya mu nsengero batinya ruriya rusaku. Dutekereze nk’umuntu aje mu rusengero arwaye umutima! Ngaho ibaze aramutse apfiriye mu rusengero! Nonese ubu dushyireho abantu ku muryango bazajye bakumira abarwayi ku muryango bababuze kwinjira?

Ni gute iki kibazo cyakemuka?

Abashumba b’ insengero nibumve ko iki kibazo kibareba bagikemure mu buryo bwiza. Abantu bakuru mu itorero bakwiriye gufata iki kibazo nk’icyabo kuko ari bo ndetse n’abana bato ari bo cyane cyane bagerwaho n’ingaruka z’uru rusaku.

Abashumba nibarere amatsinda yose akorera mu rusengero kugira ngo akore ibintu mu buryo buhesha Imana icyubahiro kandi abantu bayo batabangamiwe.

Pastor [email protected]

Umupasiteri wo muri Nigeriya yatangaje uburyo yirukanywe n’abagize umuryango we nyuma yo kwakira agakiza, afungwa arengana, ariko ubuhamya bwe bukaba buri guhindura benshi.

Bulus ni Pasiteri wirukanywe n’abagize umuryango we w’abayisilamu bitewe n’imyizerere n’imigendere y’umuco w’abagize umuryango wabo. Yakiriye agakiza nyuma yo kuzuza imyaka 25, nyuma yuko itsinda ry’abakirisitu basuraga umudugudu wabo.

Iki kemezo ntabwo cyashimishije abagize umuryango we na gato bakoze ibishoboka byose kugirango bamugarure mu idini ry’umuryango ariko yanga gutatira igihango yagiranye na Yesu. Bulus nyuma yo kwirukanwa n’umuryango no gushinjwa ubwicanyi n’abaturanyi yahungiye mu mugi wa Jos afata amasomo ya Bibiliya y’imyaka 4.

Nyuma yo kubona impamyabumenyi, pasiteri Bulus yafashe icyemezo cyo gusubira mu muryango we atitaye ku zindi ngaruka byamugiraho. Ahageze asanga uburakari bwabaye bwinshi cyane nyuma yo kumenya ko yabaye pasiteri. Bahise bamushyikiriza inzego z’umutekano bamushinja ko yibye ihene, bahita bamufunga nubwo nta bimenyetso bifatika bari bafite.

Mu ntangiriro Pasiteri Bulus ntabwo yiyumvishaga impamvu ari mu nzu y’imbohe, ariko yibutse ko Yesu yahuye n’umubabaro ukabije w’umusaraba kandi atarigeze akora icyaha, bituma yihanganira umusaraba nawe yari yikoreye.

Yabigaragaje ubwo yavugaga ko umubabaro wo gufugwa arengana ntacyo wamutwaye bitewe nuko wamubereye uburyo bwiza bwo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu.

Nyuma yuko abantu benshi bamenye ingorane yahuye nazo, ubuhamya bwe bwatumye abantu benshi bakira agakiza, abandi bahindurwa n’inama nyinshi agira abantu ndetse n’amasengesho. Bulus yagaragaje ko ibyo yahuye nabyo bitigeze bijyana amahoro yo mu mutima we, ndetse byagaragajwe n’umwe mu barinzi b’inzu y’imbohe.

Kugeza uyu munsi Pasiteri Blus afungiye mu nzu y’imbohe iherereye muri leta ya Bauchi, abahafungiye babayeho mu buzima bubi cyane nkuko byatangajwe n’umuryango wa Gikiristu ukurikirana uburyo akarengane gakorerwa abakirisitu gahagaze. Uyu muryango ukaba uri gukora ibishoboka byose kugirango uyu mu Pasiteri arekurwe.

Umuryango “World Factbook” watangajwe ko mu mwaka wa 2001, ko muri Nigeriya abayisilamu banganaga na 50%, abakirisitu bangana na 40% mu gihe ababarizwa mu madina gakondo babarizwaga ku kigereranyo cyi 10%.

Nigeriya iza ku mwanya wa 12 mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane.

Infochretienne.com

Uburusiya umushinga w’ivugabutumwa muri gariyamoshi mu ntara ya Novossibirsk umaze kugira umusaruro ugaragara kuko abarenga 2000 babatirijwe muri gariyamoshi nyuma yuko bakiriye agakiza.

Iki gikorwa cyantangijwe na diyoseze ikorera ahantu 22 gariyamoshi zihagarara hari imidugudu y’ivugabutumwa 9 muri Gariyamoshi zerekeza ahantu harenga 120.

Abantu barenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000) bagerwaho n’ubutumwa bwiza kubera iki gikorwa, abarenga 2000 bakiriye agakiza babatirizwa muri gareyamoshi mu gihe bakiri mu rugendo, ndetse imidugudu yaho ibamo abapasiteri 25, b’abamisiyoneri, bagakora n’ibikorwa byo gufasha ndetse bagatanga n’ubuvuzi bw’abanze.

Iki gikorwa cyo kuvuga ubutumwa muri Gariyamoshi nubwo bitoroshye ariko kirakorwa kandi kigatanga umusaruro w’abantu bakira agakiza ari benshi harimo n’aba barenga 2.000 babatijwe muri iri vugabutumwa, ndetse bakora n’ibindi bikorwa byo gutanga ubufasha ku bababaye n’ubufasha bw’ubuvuzi bigafasha abatuye iyi ntara yo mu Burusiya ihana imbibe na Kazakistani mu majyaruguru na Mongolie mu majyaruguru y’iburengerazuba.

Infochretienne.com
[email protected]

Pasiteri Zhang Shaojie yafunzwe guhera mu mwaka wa 2014, ariko ubuzima bwe bumeze nabi kuko akorerwa iyicarubozo aho ari mu nzu y’imbohe nkuko byatangajwe n’abagize umuryango we.

Pasiteri Zhang yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 azira guteranya abantu akababwira ubutumwa bwiza mu buryo butemewe n’amategeko, ariko aho agereye mu nzu y’imbohe akorerwa iyicarubozo cyane.

Zhang Cuijuan mushiki wa Pasiteri yemeje ko musaza we barara bacanye ibintu iruhande rwe mu rwego rwo kumubuza ibitotsi, ndetse avuga ko umurinzi w’inzu y’imbohe amubuza kubonana n’abagize umuryango we , ibi kandi byatangajwe n’umukobwa we Ester Zhang Huixin wavuze ko iyo bagiye kumusura batemererwa kubonana nawe nkuko yabitangarije China Aid.

Yagaragaje ko akorerwa iyicarubozo ku mubiri no mu mitekerereze, kuko abuzwa no kugera ku zuba amasaha 24 yose y’umunsi, ndetse bakamuha ifunguro ry’agace k’umugati kamwe ku munsi.

Mu mwaka wa 2013 Pasiteri Zhang na bamwe mu bagize itorero ayobora 20 barafashwe barafungwa nabwo babasanze mu materaniro mu gace ka Nanle. Abunganira Pasiteri n’abagize itorero rye baje kubasura aho bari bari mu nzu y’imbohe nabo barafashwe barakubitwa.

Mu gihe Zhang yatangiraga kuburana, abamwunganira mu mategeko batangiye guterwa ubwoba bituma bikura mu rubanza kugirango batazabambura ibyangombwa byo kunganira abantu mu mategeko.

Mervyn Thomas umuyobozi w’umuryango wa Gikirisitu Christian Solidarity Worldwide, yatangaje ko Zhang akeneye ubufasha ndetse n’ubuvugizi kugira ngo abone ubutabera. Ahamagarira abayobozi b’Ubushinwa guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo bikorerwa pasiteri Zhang, asaba ko bareka abantu bose bafite imyizerere itandukanye bagira uburenganzira bungana mu gusenga.

Infochretienne.com
[email protected]

Mu cyumweru gishize nibwo Ubudage bwabaye ubwa 14 mu bihugu gigize umugabane w’uburyi byasinye amasezerano yo gusezeranya ababana bahuje ibitsina.

Igihugu cya mbere mu Burayi cyasinye amasezerano yo gusezeranya ababana bahuje ibitsina ni Ubuhorandi mu mwaka wa 2001 nkuko tubikesha Wikipedia, hakurikiraho Ububirigi muri 2003, Esipanye muri 2005, Noruveje na Suwede muri 2009, Isilande na Porutigale muri 2010, Danimarike muri 2012, Ubufaransa muri 2013, Ubwongereza muri 2014, Irilande na Luxemburu muri 2015, Finilande n’Ubudage muri uyu mwaka wa 2017.

Malita nayo ikaba iteganya gusinya aya masezerano yo kwemera gusezeranya abaryamana bahuje ibitsina. Ibi bihugu uko ari 14 bimaze gusinya amasezerano yo gusezeranya abaryamana bahuje ibitina byamaze kwishyira hamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga kugirango bakwirakwize uyu mushinga ko gusezeranya ababana bahije ibitsina.

Ubu buryo bwo gusezeranya abaryamana bahuje ibitsina ni igikorwa gitandukanye n’umugambi w’Imana yari ifite irema Umuntu, abakirisitu bakwiriye gutekereza ubuzima bw’Umwuka babayemo mbere yo gucira abantu urubanza kuko intege nkeya z’abakirisitu zigira ingaruka ku mibereho y’ikiremwa muntu.

Ikindi abakirisitu bakwiriye kwibaza uyu munsi ni uburyo ubusambayi bwiyongereye cyane mu bitirirwa izina ry’Imana, ubwirasi, inzangano, uburakari bukabije, kutihangana, kwiba, ubigizi bwa nabi n’ibindi bimaze kuba byinshi mu matorero ya Gikirisitu.

Ijambo ry’Imana rivuga ko ibyaha byose bingana imbere y’Imana. Muri Matayo: 5:27-28 “Mwumvise ko byavuzwe ngo “Ntugasambane” Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza aba abaze gusambana.”

Usanga abakirisitu bareba amashusho y’urukoza soni. Ibi bigaragaza ko Yesu ari hafi bigasaba ushaka kubana na we guhora yiboneza nkuko nawe aboneye.

Christian news.com
[email protected]

Workitu yakiriye agakiza mu kwezi kwa Kanama 2016 ahita atangira gukorerwa akarengane ka bucece n’umugabo nkuko n’abandi bakira agakiza bibagendekera kuko bahita batangira kurenganwa n’imiryango yabo.

Workitu yari atuye mu magepfo y’umurwamukuru wa Etiyopiya. Ni umugore w’abana 3 bari hagati y’imyaka 10 na 20. Muri Kanama 2016 yakiriye agakiza umugabo we akimenya ko yakiriye agakiza ahita atangira kumukorera akarengane gakomeye. Kuva ubwo umugabo we yamenyeye ko Workitu yakiriye agakiza yatangiye kujya amububita buri munsi.

Ntabwo ari umugabo we wamukoreraga iyicarubozo wenyine kuko n’abaturanyi be bahoraga bamutoteza kugirango agaruke mu idini yahozemo rya isilamu.

Workitu yaje kuba umwe mu bayobozi b’itorero, abo bakorana bamugira inama yo kumenyesha ubuyobozi akarengane ahura nako. Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi yagaragaje akarengane akorerwa n’umugabo we ndetse n’abaturanyi, agaragaza ko ubuzima bwe buri mu mazi abira, ariko ijwi ryo gutaka kwe ntabwo ryahawe agaciro.

Muri Werurwe Workitu yitabye Imana nyuma y’inguma yari atewe n’umugabo we, ariko urupfu rwe rugira umusaruro ku bana be kuko babiri mu bana be Mustafa na Kedir bahise bafata icyemezo cyo kwakira agakiza nyuma yo kubona uburyo mama wabo yakunda Yesu akemera no gupfa aho kwihakana Yesu.

Aba bana bahise begera abayobozi b’itorero bahita bakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo. Ndetse byatumye na bamwe mu baturanyi bamurenganya bakira agakiza kubwo kubona uburyo uyu mubyeyi yakomeye kuri Yesu akemera no gupfa ku bwe.

Umuvugabutumwa umwe yaravuze ngo urupfu rwa Workitu rwabaye umugisha kuko rwatumye abana be bakira agakiza, agaragaza ko azanezerwa cyane nabona abana be barakiriye agakiza nyuma y’urupfu rwe.

Infochretienne.com
[email protected]

Pakisitani ni igihugu kiza ku mwanya wa kane ku isi mu bigaragaramo cyane akarengane gakorerwa abakirisitu ariko nubwo bimeze gutyo umuryango “Made in Compassion” wateye inkunga ibikorwa byo kubaka insengero 2 kugirango Ubwami bw’Imana bukomeze kwamamazwa.

Pakisitani ni igihugu kiyobowe hakurikijwe amategeko ya isilamu giherereye ku mugabane wa Aziya y’amajyepfo hagati y’Afuganisitani n’ubuhinde, ikaba ituwe n’abaturage miriyoni 200. Pakisitani ni igihugu cya 6 ku isi gituwe n’abaturage benshi. Abakirisitu baza ku mwanya wa gatatu mu madini afite abayoboke benshi kuko bangana na miriyoni ebyiri n’ibihumi maganinani, bivuzeko bangana na 1,5% by’abaturage bose.

Kuberako guhindura idini bitemewe n’amategeko muri Pakisitani benshi bakeka ko imibare y’abakirisitu irenga iyi yatanzwe mu bushakashatsi kuko abakiriye agakiza batajya bifuza ko bimenyekana kugirango bitabagiraho ingaruka zirimo n’urupfu. Iyo umuntu yakiriye agakiza yari umuyisilamu akomeza gukoresha ikarita ndangamuntu imugaragaza nk’umuyisilamu kugirango yirinde akarengane gakomeye yakorerwa.

Bitewe n’uburyo amatorero ya Gikirisitu agenda agira imbaraga muri Pakisitani imibare y’abakirisitu yarazamutse kuburyo igeze gahati ya 6 nu 8% by’abaturage bose.

Nyuma ya Koreya y’Amajyaruguru, Somaliya na Afuganisitani Pakisitani ni igihugu cya kane kigaragaramo cyane akarengane gakorerwa abakirisitu mu buryo bukabije kuko bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bagakubitwa ndetse bagakorerwa n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi harimo no gukorerwa n’ivangura kuko babuzwa uburengazira mu burezi ndetse no kubona akazi nk’abandi.

Umuryango “Made In Compation” ukaba uri gufasha mu bikorwa byo kurangiza inyubako z’insengero 2 kugirango Ubwami bw’Imana bukomeze kwaguka muri Pakisitani.

Infochretienne.com
[email protected]

Guverinema yo muri suede yatangaje ku mugaragaro ko idashobora kubuza uburenganzira abanyamadini bashaka kubana bahuje ibitsina

Amakuru dukesha ikinyamakuru the christian institute reports avuga ko ministre w’intebe muri suede Stefan Löfven avuga ko abanyamadini badakwiriye kubuzwa uburenganzira bwo kubana bahuje ibitsina

Ati” niba mukora akazi k’ivugabutumwa nk’ababyaza, mufite n’ubushobozi bwo gukuramo inda, niba Atari ibyo kandi, mwakora ikindi kintu, Ibi birasa neza n’abanyamadini batemera kubana b’abo bahuje ibitsina kandi ntacyo bitwaye”

Suede yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gusezeranya ababana bahuje ibitsina mu mwaka wa2009 ariko abanyamadini bari batarabyakira neza
Itegeko ryo gusezerana ku babana bahuje ibitsina rigenda ryiyongera uko bwije n’uko bucyeye kandi mu bihugu bitandukanye kuko no mu minsi yashije ibihugu bigera muri 14 by’iburayi byari byasinye kuri iri tegeko.

Source: ChristianHeadlines.com

Liliane [email protected]

Inshuti n’imiryango baravuga ko aba bana bakwiye kwitwa abamarayika cyangwa ibitangaza ariko ababyeyi babo bahisemo kubita amwe mu mazina y’abana bitabye Imana mu mwaka wa 2015, bakoze impanuka.

Uyu muramyi avuga ko Imana yabahaye isezerano ry’uko izabashumbusha bakimara gupfusha aba mbere none ngo nyuma y’imyaka ibiri gusa irabisohoje, akomeza avuga kandi ko nyuma y’umubabaro mwinshi bahuye na wo yasanze Yesu ari byose kumufite kuko na nyuma y’urupfu arigaragaza.

Ati” uyu munsi wa none ndanezerewe , ibihimbano by’umwuka ni byinshi, ndumva nuzuye indirimbo z’amashimwe gusa kubera ko Imana yampaye abandi bana beza, kandi nizeye ko nzongera nkabona abo nabuze mu myenda yera de.

Mbere y’icyumweru kimwe ngo madamu abyare Imana yaduhaye ijambo ryo muri zekariya 9:12 B rivuga ngo uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri, ndashima Imana yarabikoze ubu dufite abahungu babiri, tumeze nk’abari muri paradizo.

source:breaking christian news

Liliane [email protected]

Abamisiyoneri 4 bakatiwe igifungo cy’imyaka 10 muri Irani bazira ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza, mu gihe leta ivuga ko bihungabanya umutekano, muri aba bamisiyoneri harimo umwe wo muri Irani n’abandi 3 bo muri Azerubayijani.

Aba bamisiyoneri baturuka muri Azerubayinani ni Eldar Gurbano, Yusif Farhadov na Bahram Nasibov batawe muri yombi tariki 24 Kamena 2016 ubwo bari bari gushyingira umusore n’umukobwa mu mugi wa Teheraran.

Abashinzwe umutekano bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri gereza ya Evin batangira guhatwa ibibazo ndetse babuzwa no gushaka ababunganira mu mategeko. Nyuma y’amezi 4 ariko bemerewe kubonana n’imiryango yabo kugirango imiryango yabo idakomeza kuvuga ko ubutegetsi bwa Irani bwibasira abantu bafite imyizerere itandukanye n’imyizerere ya isilamu imenyerewe muri Irani.

Umuyobozi w’umuryango Christian Solidarity Worldwide Mervyn Thomas yemeje ko ifungwa ry’aba bamisiyoneri ridafite ubusobanuro, yongeraho ko aba bamisiyoneri baturuka muri Azeribayijani badakwiriye gukirikiranwa muri Irani kuko ibyo bakurikiranweho bidahanwa n’igihugu cyabo nkuko n’ibitangazamakuru byo mu gihugu cyabo byabitangaje. Bitandukanye n’ibya Naser Navard we uvuka muri Irani waje kwakira Agakiza yarahoze ari umuyisilamu.

Mervyn Thomas yahamagariye abayobozi ba Irani kugira uruhare kugirango aba bamisiyoneri babone ubutabera, agaragaza ko iki gikorwa kibaye icya 2 kibasiye abakirisitu mu cyumweru kimwe kuko abandi bakirisitu 3 bakatiwe imyaka 10 na 15 bazira kuvuga ubutumwa igikorwa bavuga ko gihungabanya umutekano w’igihugu.

Infochretienne.com
[email protected]

Umuhungu wa Billy Graham Flanklin Graham niwe watangaje uko ubuzima bwa Graham buhagaze, ashimira abantu uburyo bahangayitswa n’ubuzima bw’umubyeyi we ndetse n’uburyo badahwema kumusengera ku manywa na nijoro kugirango Imana imurinde.

Harabura amezi 4 uhereye none kugirango Billy Graham wakoreye Imana igihe kinini yuzuze imyaka 99.
Ku rukuta rwe rwa facebook Flanklin Graham yandikiye abamukurikira uburyo ubuzima bw’umubyeyi we ahagaze.
Franklin yanditse ati “Abantu benshi bambajije uko ubuzima bw’umubyeyi wanjye Billy Graham buhagaze. Agiye kugeza imyaka 99 isabukuru y’iyi myaka azayigira mu kwezi k’Ugushyingo, kandi ubuzima bwe bumeze neza nta kibazo cy’ubuzima afite uretse utubazo ducye duterwa n’imyaka ye ikuze.

Franklin n’abandi bakomeje umurimo w’Imana watangijwe na Billy Graham nawe akajya asoma akandika Amen ku butumwa bwiza butambutswa kuri murandasi ku rubuga yatangije atambutsa ubutumwa bwiza.

Gusenga n’ubusabane n’Imana

Billy Graham igihe kinini akimara mu rugo iwe ruherereye muri leta ya Caroline y’Amajyaruguru afite ibyiringiro, kandi agaragaza ko aha agaciro ahantu atuye. Yakomeje gusenga Imana ndetse no gufasha abantu bamusura ababwira ubutumwa bwiza ndetse akomeza kwagura ubusabane bwe n’Imana.

Flanklin yakomeje avuga ko umubyeyi wabo anezerwa cyane iyo bamusuye cyane cyane mushiki wabo akunda cyane Jean Graham Ford, ndetse n’abuzukuru be bakunda kuza kumusura mu mezi y’izuba.

Pasiteri Wilton amaze imyaka irenga 20 asengana na Billy Graham kandi abantu benshi bikabagirira umumaro.
Billy Graham agaragaza ko gusenga n’ubusabane n’Imana bigira uruhare rwo kumufasha mu bihe arimo by’ubusaza.

Billy Graham amaze imyaka irenga 70 atangjie umuryango w’ivugabutumwa Billy Graham foundation Evangelistic Association ufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bwa Yesu Kirisitu.

Billygraham.org
[email protected]

Abayobozi ba Misiri bafite ubwoba bw’ibindi bitero by’iterabwoba byazibasira abakirisitu. Abayobozi bashyizeho itegeko ryo kubuza ibikorwa by’amatorero ya gikirisitu bikorerwa hanze y’insengero ukwezi kwa Nyakanga kutararangira.

Uku kwezi kw’ibiruhuko by’abanyeshuri kwari kumenyerewe nk’igihe cy’ububyutse mu buryo bw’Umwuka ku muryango mugari w’abakirisitu kuko abenshi bahuriraga mu biterane by’ivugabutumwa byabaga byateguwe n’amatorero.

Inzego z’iperereza zatangaje ko intagondwa zo mu mutwe wa Daech zateguye ibitero by’ubwiyahuzi biturikirizaho ibisasu mu ma modoka ahantu hahurira abakirisitu benshi.
Bamwe mu bayobozi b’amatorero ya Gikirisitu bafashe ibi bikorwa nk’ibintu bikomeye cyane abandi bumva ntacyatuma bahagarika ibikorwa byabo by’ibugabutumwa kuberako no mu myaka yashize nta narimwe bigeze bahagarika ibikorwa by’ivugabutumwa kubera ibitero by’ubwiyahuzi.

Iyi gahunda yo guhagarika ibikorwa by’amatorero ya gikirisitu impamvu byabayeho nuko abantu barenga 100 bamaze kugwa mu bitero by’iterabwoba byakozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Daech byibasiye abakirisitu mu mezi 8 ashize byatumye bahagarika ibi bikorwa by’ivugabutumwa.

Mu minsi ya vuba Mina Fouad Zakhary warindaga urusengero yarashwe n’umuntu witwaje intwaro ubwo yageragezaga kumubuza kwinjira mu rusengero.
Abakirisitu b’Abakopte bagize 12% by’abaturage bose ba Misiri ariko ntagaciro bagira mu gihugu cyabo bafatwa nk’abantu baciriritse ugereranyije n’inyeshyamba za Daech, bakorerwa ivangura rigaragarira buri wese mu miryango.

Paul Robinson umuyobozi w’umuryango urwanya akarengane gakorerwa abakirisitu b’Abakopte mu Misiri ari nabo bakirisitu benshi bagaragara mu bihugu byo mu burengerazuba bwo hagati, yahamagariye abayobozi ba Misiri urindira umutekano abakirisitu b’Abakopte birengagijwe igihe kinini bakarwanya intagondwa za Daech zibasira abakirisitu n’abandi bagira uruhare mu kwibasira abakirisitu.

Infochretienne.com
[email protected]

Abakirisitu bo muri Eritereya bahangayikishijwe n’akarengane bakorerwa n’abayobozi kuko bafata abakirisitu bakabafungira ahantu h’ibanga hatazwi kugirango babace intege be gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa.

Hashize imyaka 15 ubuyobozi bwa Eritereya bushyizeho itegeko ryo gufunga amatorero ya gikirisitu akora ibikorwa byivugabutumwa kubera impamvu za politike aho kuba impamvu z’iyobokamana nyuma yuko bari bamaze kubona ko amatorero ya gikirisitu ari kuzamura umubare w’abayagana ku buryo bushimishije nkuko byatangajwe na Greg Musselman wo mu muryango wo muri Canada Voice of the Martyrs Canada.

Abayobozi bahagaritse ibikorwa by’ivugabutumwa kuko batinyaga ko byagira uruhare mu guteza umutekano muke ndetse no kuyoborwa n’abanyamerika bikabateza ibibazo byinshi. Abakirisitu benshi bafungiwe muri za kontineri, abandi bafungirwa mu bigo bifungirwamo abasirikare biri abantu hatandukanye mu gihugu. Abakirisitu benshi bahisemo guhunga igihugu cyabo bitewe n’akarengane bakorerwa n’ubuyobozi bwa Eritereya.

Mu minsi ya mbere abakirisitu bateraniraga mu mazu mu rwego rwo kwirinda kugirirwa nabi n’inzego z’umutekano ariko inzego z’umutekano zimaze kubimenya zihita zihagarika ibikorwa by’ivugabutumwa bikorerwa mu mazu.

Abayobozi b’itorero ry’abaorutodoxe nabo batangiye kwibasirwa nubwo bo bari baremerewe gusenga nyuma yo kugaragaza ko bitandukanyije n’akarengane gakorerwa abakirisitu, bituma batumvikana n’ubuyobozi bwa Eritereya.

Mu minsi yambere akarengane kakorwaga mu buryo bukabije. Hari ukwezi abakirisitu barenga 100 batawe muri yombi na guverinoma. Abakirisitu bisanga bafungiwe mu tuzu dutoya ahantu h’ibanga, abandi bagafungirwa muri kontineri, bakicwa n’ubushyuhe bwinshi mu gihe cy’izuba n’ubukonje bwinshi mu gihe cy’imbeho ya nimugoroba.

Abakirisitu benshi bafunzwe bazira imyizerere yabo bakoreshejwe imirimo y’ingufu kandi byatumye insengero nyinshi zifunga imiryango mu myaka 15 ishize.
Nubwo bimeze gutya ariko abakirisitu muri Eritereya bakomeje gukomera ku myizerere yabo ndetse n’umubare w’abakizwa ugenda wiyongera.

Infochretienne.com
[email protected]

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Al-shaabb zo muri Somaliya zishe abakirisitu 7 zibasanze mu ngo zabo muri uku kwezi mu gikorwa bihaye cyo gushakisha ahantu hose abakirisitu baherereye ngo babice.

Umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu urebera akarengane gakorerwa abairisitu washyize ahagaragara kuri uyu wa mbere raporo igaragaza ko abakirisitu 7 bishwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Al-shabaab hagati y’itariki 05 na 07 uku kwezi kwa Nyakanga mu mudugudu wa Pandaguo, Jima na Poromoko.

Iyi raporo igaragaza ko aba barwanyi bakase imitwe y’abantu 9 batari abasirikare mu mudugudu wa Jima mu gace ka Lamu babaziza ko atari abayisilamu, iperereza rikaba rikomeje kugirango hamenywe neza iby’urupfu rw’aba bantu.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwatangaje amazina y’abakirisitu baguye muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi aribo: Said Mbigo, Matei Mlatia, Peter Mburu, Teresio Munyi, Mwangangi Muneni, Katana Karisa Chai, na Musyoka Maithya.

Pasiteri Henry Diviyo utuye muri aka gace yatangaje ko ibitero by’iterabwoba byibasiye agace ka Lamu byibasiye abakirisitu gusa cyane cyane abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko izi ntagondwa zifite umugambi wo guhiga abakirisitu aho bari hose kugirango zibagirire nabi.

Aba barwanyi mu gace ka Jima basabye abahatuye kwerekana ikarita ndangamuntu zabo uwo basanze ari umukirisitu bagahita bamurasa ako kanya.
Diviyo yatangaje ko izi nyeshyamba kandi zatwaye n’abandi bakirisitu benshi babakuye mu nkambi z’impunzi z’abantu bahunze ubugizi bwa nabi bituma batabona ubufasha bwa guverinoma n’indi miryango ifasha abababaye, agaragaza ko abarenga 200 mu itorero asengeramo bajyanywe mu ishyamba rya Boni.

Abapasiteri muri Kenya bahamagariye ubuyobozi bw’igihugu cya Kenya guha ubufasha bw’ibikoresho inzego z’umutekano kugirango zibashe gucungira umutekano insengero, amashuri, n’ibitaro.

Ubu bugizi bwa nabi bwo muri uku kwezi buje bukurikira ibindi bitero by’iterabwoba by’umutwe wa Al-shabaab byabaye mu myaka yatambutse urugero n’igitero kibasiye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Garissa muri Mata 2015 kikibasira abanyeshuri barenga 150 abenshi muri bo bari abakirisitu.

Christian post.com
[email protected]

Akoresheje urubuga rwe rwa twitter, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 nyakanga 2017, perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yanditse inyandiko nyinshi yihanangiriza ingabo abereye umuyobozi ko nyuma yo kugisha inama abayobozi bakuru mu ngabo z’Amerika ndetse n’inzobere zitandukanye, yafashe umwanzuro wo gusohora itangazo ribuza buri musirikare wese kwishora mu bikorwa byo kwihinduza igitsina ngo kuko Atari imyitwarire myiza y’ingabo.

Bwana Trump yavuze ko ibi bikozwe mu rwego rwo kugira ngo ingabo zite ku kazi kazo neza ndetse no kugabanya ikiguzi cyo kwivuza kwa hato na hato mu gisirikare cy’Amerika dore ko ngo bitwara Leta amadolari atagira ingano
Byongeye kandi ikiguzi kigenda kuri iyi myitwarire byonyine cyatuma uyihagarika byihuse yaba Trump n’ubuyobozi bwe bagomba kwihutira guhindura icyemezo nk’iki cyo kwemerera ingabo gukora ibi.

Ibi bisa n’aho Bwana Trump avuguruje bikomeye uwo yasimbuye Barack Obama we waharaniye ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihinduza uko ashaka harimo no kwihinduza igitsina.

Liliane [email protected]

Mu kiganiro yagiranye na television TMZ ahitwa Bevely Hills Justin Bieber yatangaje ibyo ateganya gukora mu minsi iri imbere n’icyatumye ahagarika ibitaramo yaramaze igihe azenguruka akora agaragaza ko yabitewe nuko asigaye afite indi myizerere mishya n’izindi gahunda ariko ntiyatangaza byinshi kubw’iki kemezo ashaka gufata.

Ku buryo bwemewe impamvu zatanzwe n’abagize itsinda rishinzwe kumufasha gutegura ibitaramo yaramaze igihe akora byagombaga kumara amezi 8 byatewe bagaragaje ko yabihagaritse bitewe n’uko byari bimaze igihe kirekire ndetse n’abantu bari bamaze igihe bamusebya, ariko televiziyo ya TMZ, ndetse n’abantu bahafi b’itorero Hillsong Churh bavuga ko Justin afite gahunda yo kwiyegurira Yesu.

Aya makuru yatunguye ndetse atangaza abafana b’uyu muhanzi. Itsinda rimufasha gutegura ibitaramo, ryagaragaje ko guhagarika ibi bitaramo bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye zirimo n’igihombo. Ariko hashize amezi 2 Justin Bieber n’itorero Hillsong cyane cyane pasiteri Carl Lentz bafitanye umubano, kuko pasiteri yatangaje ko ukwizera k’uyu mwana w’umusitari kugenda kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Ikinyamakuru kimwe gisohoka buri munsi muri USA umunyamakuru wacyo Richard Wilkins yasangije abagikurikira amakuru adasanzwe ajyanye n’amakuru yakuye ku nshuti za hafi za Jistin Bieber zamutangarije ko icyatumye ahagarika ibitaramo yari amaze igihe akora ari ukubera imyizerere mishya yakiriye. Yongeraho ko afite na gahunda yo gutangiza itorero rye ku giti cye.

Infochretienne.com
[email protected]

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Los Angeles Times, avuga ko kuri ubu abaturage b’abanyakanani dusanzwe twumva mu mateka batuye mu gihugu cya Lebanoni nkuko biherutse gutangazwa n’abashakashatsi bo mu kigo Welcome Trust Sanger cyo mu Bwongereza.

Aba bashakashatsi bavuga ko batunguwe no gusanga abatuye I Lebanoni bafitanye isano ya bugufi n’abanyakanani hifashishijwe ibipimo by’ubuhanga nyagingo sano ( DNA), bemeje amakuru y’abaturage bavugwa ko bari batuye i Kanani ku butaka bivugwa ko Imana yagabije abisiraheli ngo bamaze kubwigarurira


bivugwa ko bafitanye isano n’abanyakanani ba cyera hifashishijwe DNA

Muri ubu bushakashatsi, bakoze isuzuma hifashishijwe abaturage 99 b’abanyalebanoni bava mu moko atandukanye, maze bahuza utunyangingo sano twabo (genomes) n’ibikanka bitanu bavumbuye muri iki gihugu bivugwa ko bimaze imyaka 3,700, maze basanga bafitanye isano ku kigero cya 93%.

Ikinyamakuru The Los Angeles Times gikomeza kivuga ko ubu bushakashatsi bwatwaye imyaka 19 bukorerwa mu mujyi wa Sidoni urimo ububiko n’amarimbi y’amateka ya cyera y’abanyakanani


Ibikanka by’abanyakanani

Ubu bushakashatsi kandi bwakorewe ku marimba atandukanye, aho bivugwa ko bahasanze ibikanka byo mu gihe cy’icyuma( Bronze Era) byerekana neza iby’icyo gihe, kugirango kandi hemezwe neza ko abanyalebanoni baba bafitanye isano n’abanyakanani bavugwa muri Bibiliya, aba bashakashatsi banifashishije bimwe mu bimenyetso bakuye mu mva nini za necropolis ziri muri iki gihugu cya Lebanoni.

Source: The Los Angeles Times

Liliane [email protected]

Abakirisitu 34 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yari itwaye urubyiruko yabaye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 31 Nyakanga ishyira 01 Kanama mu majyaruguru ya Madagascal.

Iyi modoka yari itwaye abakirisitu 140 bagiye muri gahunda y’amateraniro y’urubyiruko rw’abakirisitu aruhuza buri mwaka bagasenga bakanaganira Ijambo ry’Imana.

Iyi modoka yari itwaye aba bakirisitu umushoferi ubwo yari ari kuzamuka imodoka yagize intege nke isubira inyuma ubwo yari iri ahantu hazamuka cyane ihita igwa mu manga. Moteri ihita itangira gushya bituma umuriro ufata n’imodoka yose.

Herilatiana Andrianarisaona ushinzwe itumanaho muri polisi ya Madagascal yavuze ko iyi modoka yagize ibibazo ubwo yatereraga ihita isubira inyuma igwa mu manga ya metero 20 ihita itangira gufatwa n’inkongi y’umuriro.

Umuryango wa perezida wahise utanga ubufasha bwihutirwa ku miryango yagize ibyago. Perezida Rajaonarimampiannina yahise ashyiraho itegeko ryo gutangiza iperereza kugirango hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Abafatanyabikorwa b’umuryango Made In Compasion muri Madagascar nabo bahise bategura ibikorwa byo kwita ku nkomere ziri mu bitaro ndetse n’ibikorwa byo gufata mu mugongo imiryango ifite ababo baguye muri iyi mpanuka.

Uyu muryango uvuga ko udafite ibikoresho bihagije n’ubufasha buhagije kugirangi yite kuri iyi miryango isaba ababishoboye kwitanga bakabafasha kugirangoiyi miryango ibashe guhumurizwa no kugezwaho ubufasha bw’ibanze nyuma y’ibi bibazo bahuye nabyo.

Uyu muryango uvuga ko ubufasha bw’ibikoresho nubwo bukenewe ariko bakeneye cyane ubufasha bw’amasengesho kugirango Imana yomore imitima yashenguwe n’iyi miryango kugirango babashe kongera kwiyubaka.

Infochretienne.com
[email protected],org

Mu mudugudu umwe wo mu gihugu cya Myanmar, umupasiteri yasengeye umwana w’umuyobozi w’umudugudu w’umubudisite wari watewe n’abadayimoni amwirukanamo iyo myuka mibi mu izina rya Yesu bituma abahatuye bahita bafata icyemezo cyo kwakira Yesu.

Dano yakuriye mu muryango wa Gikirisitu wari utuye mu gace k’Ababudisite benshi cyane. Ababyeyi be bamaze gupfa Dano yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ahita ajya mu gisirikare. Dano Imana yaje kumukiza mu ntambara barwanye n’ubushinwa abo bari bari umwe 120 bakahasiga ubuzima.

Nyuma y’imyaka 8 akora aka kazi Imana yamuhamagariye kujya mu murima wayo kujya gusarura ibikarurwa kuko byeze, nibwo yatangiye umurimo wo kwigisha abana ku buntu.

Babonye ko abigisha n’ijambo ry’Imana baje kubimubuza ndetse Dano n’umuryango we atangira kugirirwa nabi n’abaturanyi bamuziza imyizerere ye ya Gikirisitu, inshuro nyinshi umuyobozi w’umudugudu n’umwungirije bagiye bamushaka kenshi kugirango bamukorere iyicarubozo cg bamwice bitewe n’imyizerere ye ya Gikirisitu ariko ntibamubone.

Dano yaje gushakwa n’umuyobozi w’umudugudu wungirije ngo amufashe gusengera umwana we wari watewe n’imyuka mibi ari kurira mu biti.

Atitaye ku karengane yakorewe n’abayobozi Dano yasengeye uyu mwana biba n’umwanya mwiza wo kubaganiriza ijambo y’Imana bituma abaturage benshi bakorwa ku mutima. Mbere yo Gusengera uyu mwana ariko yabanje gusenga amasengesho yo kwiyiriza y’iminsi 3 abona kumusengera imyuka mibi yamuteraga ihita igenda.

Nyuma yo kubona uburyo Dano amwakiriye n’imbaraga z’Imana ziri muri we zakijije umwana we umuyobozi w’umudugudu wungirije n’umuryango we bahise bakira agakiza n’indi miryango 4 yari ituranye nawe.

Uko bwije n’uko bukeye abagize uyu mudugudu bagiye bumva bagiye bumva ibitangaza Yesu yakoreye uwo mwana bituma bareka imyizerere ya budhiste bakira Yesu, abahoze ari abanzi ba Dano ubu basigaye bahurira mu rusengero akabaganiriza ijambo ry’Imana.

Myanmar ni igihugu cya 28 ku isi kigararamo akarengane gakorerwa abakirisitu aho bakorerwa akarengane n’ababudisite. Umubare w’abakira agakiza ugenda wiyongera kuko bamaze kugera kuri 6.2 by’abaturage bose nkuko ibarura ryo muri 2014 ryabigaragaje.

infochretienne.com
[email protected]

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6/8/2017 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal humvikaniye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Kunda Therese wari umugore w’Umuvugabutumwa uzwi kandi ukundwa n’abantu benshi bwana Kwizera Emmanuel.

Kwizera Emmanuel ni umuyobozi w’umuryango nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye umuyobozi w’umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y’abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU).

Evangelist Kwizera Emmanuel

Amakuru ava mu muryango wa Emmanuel Kwizera, avuga ko uyu Therese Kunda yari amaze iminsi arwaye indwara ya Kanseri aho yari yasabwe n’abaganga kujya kwivuriza mu Buhinde nyuma yo gusanga arwaye Cancer. Yaje kujya mu Buhinde inshuro ebyiri, ndetse akaba yaragaragaraga nk’uwakize.

Kwizera n’umufasha we kuri ubu utakiri muri iyi si

yongeye kuremba ajya ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Inshuti n’abavandimwe bakomeje kurwaza Nyakwigendera biringiye ko azakira rwose cyane ko iyi ndwara ngo atari ayimaranye igihe kinini. Ariko Imana ntiyabyemeye yahisemo kumucyura gutyo. Therese Kunda asigiye umugabo we Kwizera Emmanuel abana bato cyane, iki kikaba ari kimwe muri byinshi byashegeshe imitima y’abazi uyu muryango bose.


Kwizera Emmanuel n’abana na Nyakwigendera wari Mama w’abana be.

Nk’uko bigaragara mu butumwa Umuryango wa Kwizera wahaye inshuti n’abavandimwe uyu mubyeyi Nyakwigendera Therese azaherekezwa kuwa 4 taliki ya 10/08/2017.


Umuryango wa Kwizera Emnanuel ufite umubabaro wo kumenyesha abavandimwe n’incuti ko umufasha we Kunda Therese yitabye Imana tariki 6/8/2017 mu bitaro byitiriwe Umwami faisal. Umunsi wo gushyingura ni kuwa kane tariki 10/8/2017 saa cyenda i rusororo. Ikiriyo kirabera murugo kwa Kwizera, i Gikondo mu mudugudu wa BNR, i ruhande rwa Association Umwana Ukundwa.

Agakiza.org twihanganishije inshuti n’abavandimwe b’umuryango wagize ibi byago by’umwihariko Ev. Emmanuel Kwizera. Nyakwigendera aruhukiye mu mahoro Imana ikomeze abasigaye!

Niyondora Vedaste [email protected]

Abantu 11 kuri uyu wa mbere nibo bari bamaze kumenyeka ko baguye mu gitero cyagabwe ku rusengero mu majyepfo ya Nigeriya abandi binshi barakomereka.

Kuri iki cyumweru mu gitondo abantu bitwaje intwaro binjiye mu rusengero mu magepfo ya Nigeriya ahitwa Ozubulu ku birometero 300 uvuye Lagos ubwo bari bari mu materaniro batangira kurasa abakirisitu. Bamwe mu babonye aba bagizi ba nabi batangaje ko babonye abantu 5 babarasa babasanze mu rusengero. Umuyobozi wa polisi muri leta ya Anamba Garba Umar we yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’umuntu umwe gusa.

Yagize ati: “Icyo twamenye ni uko umuntu witwaje intwaro wambaye imyenda y’umukara ndetse wari wipfutse mu mutwe n’ingofero ihisha isura yinjiye mu rusengero ubwo abantu bari bari mu materaniro mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ahita atangira kurasaku abitabiriye amateraniro".

Umuyobozi w’ibitaro bya kaminuza Nnamdi Azikiwe ya Nnewi, aho abakomeretse bajyanywe kuvurirwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abantu 12 bamaze gupfa mu bo bakiriye, abandi benshi bari gukurikiranwa n’abaganga.

Abakirisitu benshi bakomerekejwe n’amasasu barashweho nta makuru y’uburyo inkomere cyangwa umubare wabakomeretse muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi wari wajya ahagaragara.

Perezida wa Nigeriya Muhammadu Buhari yamaganye iki gikorwa cyubugizi bwa nabi atangaza ko ari igikorwa cyo guhonyora uburenganzira bwa muntu kandi ko ababigizemo uruhare bakwiriye gukurikiranwa.

Mu magepfo ya Nigeriya hatuwe n’abakirisitu benshi, ntabwo bisanzwe ko bagabwaho ibitero cyane ugereranyije n’amajyaruguru atuwe n’abayisilamu benshi kuko umutwe w’intagondwa wa Boko Haram ukunda kugabahp ibitero kugirango babace intege.

Infochretienne.com
[email protected]

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, umuryango wa Bibiliya ku isi, watanze mu mwaka umwe, inyandiko zoherezwa hakoreshwejwe ikoranabuhanga na Bibiliya yanditse miriyoni 34. Bibiliya zoherejwe hakoreshejwe ikoranabuhanga zikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wabanje.

Ubumwe bw’imiryango ya Bibiliya ku isi ukora ibishoboka byose kugirango abantu babashe kugerwa na Bibiliya mu rurimi bakoresha.
Muri raporo yashizwe ahagaragara n’uyu muryango y’umwaka wa 2016 yagaragaje ko batanze inyandiko zirenga miriyoni 401.4. Iyi mibare igaragaramo za Bibiliya, izirimo isezerano rishya, inzandiko z’ubutumwa bwiza, n’izindi nzandiko ntoya zihabwa abagitangira inzira y’agakiza bigaragara ko zagabanutse ugererenyije n’umwaka wabanje kuko muri 2015 zari miriyoni 418.8.

Ubwiyongere bwa bibiliya zitari ku mpapuro

Mu mwaka wa 2016 hagaragaye ubwiyongere bwa Bibiliya zihererekanywa zitari ku mpapuro, zaba izihererekanywa kuri murandasi, kuri CD, guhererekanya inyandiko inyandiko zayo, no kuri DVD byikubye kabiri, bitewe n’ubwoyongere bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telephone n’ibindi.

Bresil nicyo gihugu cya mbere cyagaragayemo ubwiyongere bwo guhererekanya Bibiliya cyane ku isi hakoreshejwe ikoranabuhanga.Inzu y’ibitabo ku isi (Digital Bible Library) yatangaje ko Bibiliya imaze guhindurwa mu ndimi 1134.

Ubwiyongere bwo gukwirakwiza Bibiliya

Mu bihugu byinshi hagaragaye ubwiyongere bw’ikwirakwizwa rya Bibiliya mu mwaka wa 2016. Umuryango wa Bibiliya muri Palesitine watangaje ko byikubye inshuro eshanu ugereranyije n’umwaka wa 2015. Bikaba ari nabyo byongeye gushyamiranya Isirayeli na Palesitine.
Muri Cuba mu mwaka umwe nyuma y’urupfu rw’uhayoboraga iki gihugu Fedel Castro ubwiyongere bw’ihererekanwa rya Bibiliya bwaragaragaye ku buryo bugaragara.

Umuryango w’ubufatanye bw’imiryango ya Bibiliya ugizwe n’imiryango ya Bibiliya ikorera mu bihugu 148 ikorera mu bihugu birenga 200.

Infochretienne.com
[email protected]

Austin Wesson w’imyaka 30 na Rebekah Bouma w’imyaka 19 bari abavugabutumwa bagendaga mu bihugu bitandukanye, nyuma y’uko bahuriye mu ivugabutumwa bagakundana, ku wa gatanu w’icyumweru gishize bakoze ubukwe bambikana impeta buri wese azezeranya undi ko bagiye kubana akaramata kandi ko bazatandukanwa n’urupfu cyangwa Kristo agarutse,


Bari bamaze gusezerana ko bazabana akaramata

Ku wa gatandatu mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba nibwo bakoze impanuka bari kumwe mu modoka yo mu bwoko bwa pickup,bagonga igiti Austin ahita ahasiga ubuzima naho Rebekah ajyanwa kwa muganga, ku wa mbere w’icyi cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ivuga ko Rebekah na we amaze gushiramo umwuka,


Ngiyi imodoka yabahitanye

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avuga ko hataramenyekana icyateye iyi mpanuka ariko ko iperereza rikiri gukorwa,
Umubyeyi wa Rebekah ari we Rachel Bouma, ari nawe watangaje inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umukobwa we n’umukwe we kuwa mbere abinyujije kuri Facebook yagize ati:”Rebekah, uruhukire mu mahoro mu biganza ry’umukiza wawe. Uri kumwe n’umwami Yesu wakundaga cyane, uri kumwe kandi n’umugabo wawe w’umunsi umwe, Austin Wesson, wakundaga n’umutima wawe wose.”


Bari bakiri mu munyenga w’urukundo

Austin Wesson yavukiye mu mujyi wa Cape Town, mu gihugu cya Afurika y’epfo, aho yigishaga akanakora ivugabutumwa. Daily Mail aba bombi bateganyaga gukorana ingendo nyinshi z’ivugabutumwa bamaze kwimukira Michigan aho Rebekah yagombaga kuzajya kwiga nkuko ikinyamakuru Daily Mail cyabyanditse,
Austin Wesson na Rebekah Bouma muruhukire mu mahoro


Imana ibakire mu bayo

Source: Daily Mail

Liliane [email protected]

Marily Hickey ni umuvugabutumwa w’imyaka 86 uzwi cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ibiganiro by’ivugabutumwa anyuza kuri televiziyo. Mu myaka 40 amaze akora ivugabutumwa amaze kuzenguruka mu bihugu 156 avuga ubutumwa bwiza. Yateguye igiterane muri Pakisitani gihuze abantu miriyoni.

Pakisitani ni igihugu kiyobowe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya isilamu, ndetse abakirisitu bahatuye bahura n’akarengane gakomeye uko bwije n’uko bukeye. Kwandikwa ko uri umukirisitu mu ikarita rangamuntu bituma ubura uburenganzira bumwe mu gihugu nko kubona akazi no kubona aho kuba.

Kuri pasika y’umwaka ushize wa 2016 bibukaga umuvugabutumwa wafunzwe azira imyizerere ye witwa Bibi. Ariko Pakisitani bashyizeho amategeko arengera imiryango y’abantu bake mu iyobokamana. Ni muri urwo rwego ivugabutumwa ryagiye ryaguka muri iki gihugu gituwe n’umubare mwinshi w’abayisilamu mu mavugabutumwa yakunze gukorwa na Naeem Nasir hamwe na Marilyn Hickley.

Uyu mubyeyi yakoze umurimo ukomeye muri ibi bihugu by’abayisilamu kuko nkuko abitangaza avuga ko kubera ubumwe yubatse akunda abayisilamu nabo bakamukunda.Marilyn avuga ko umutwaro w’abayisilamu yawukuye mu masengesho, ubwo yabaga asengera isi, bituma yumva afite umutwaro wo gusengera ibihugu by’abayisilamu kugirango Imana ihatange agakiza.

Nyuma yo kumara imyaka 4 asengera ibihugu 40 by’abayisilamu mu buryo buhoraho, Marily nibwo yatangiye ingendo zo kujya kubwirizayo ubutumwa bwiza agera muri buri gihugu muri ibi yasengeye. Nibwo yatangiye gukora ibiterane bihuza abantu basaga miriyoni mu buryo atatekerezaga.

Marily agenda atanga ubutumwa bw’urukundo no gukira indwara. Abanyapakisitani bamuhimye “Mama wa Pakisitani” nkuko byatangarijwe hafi y’umusigiti wa Badshani uri Lahore bitangajwe na Imamu wavuze ko Marily azana ubutumwa bw’amahoro ku batuye Pakisiitani. Yagaragaje ko nk’umuyobozi w’idini abona urukundo yigisha rufitiye benshi akamaro.

Marily ntabundi butumwa avuga uretse kuvuga Yesu wapfuye ku bw’ibyaha agatsinda urupfu, akababwira ko ni bihana bakamwizera azaza agatura mu mitima yabo. Ababwira ko nubwo abantu batabamenya Yesu we abazi.

Infochretienne.com
[email protected]

Pasiteri Hyeon Lim wari ufungiye muri Koreya y’amajyaruguru ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu guhera mu Ukuboza k’umwaka wa 2015 yarekuwe nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu.

Byasanye kwitabaza ibiganiro bikomeye kugirango uyu mukozi w’Imana w’imyaka 62 Hyeon Soo Lie yemererwe kuva mu nzu y’imbohe.

Kuri uyu wa kabiri nibwo guverinoma ya Canada yemeje amakuru avuga ko bakiriye ubutumwa bwa Koreya y’amajyaruguru bubasaba kuganira ku kibazo cya Mr Lim.
Canada ariko yanze kwitabira ibi biganiro kubera ibibazo bimaze iminsi byo gushyamirana hagati ya Koreya y’amajyaruguru na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mukozi w’Imana wahoze atuye Toronto akavukira muri Koreya y’amajyepfo yatawe muri yombi ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi ngo ashyireho ubutegetsi butwara gikirisitu muri iki gihugu.

Abagize umuryango wa pasiteri Lim bavuze ko yagiye Pyongyang muri Mutarama 2015 agiye kubaka inzu izajya ibamo abantu bashaje n’abana b’imfubyi. Abagize itorero ayobora bavuga ko yari yarasuye iki gihugu inshuro zirenga 100 guhera mu mwaka wi 1997.

Kubera ko ibikorwa by’iyobokamana muri Koreya ya Ruguru byahagaritswe, abanyamahanga bakora iyobokamana bagiye batabwa muri yombi bashinjwa kutagira ibyangombwa.

Aganira na televiziyo y’abanyamerika CNN muri Mutarama Mr Lim yasobanuye icyatumye afungwa n’uburyo yakoraga cyane. Agaragaza ko yari afungiye ahantu ha wenyine kuburyo atemererwa kubonana n’izindi mfungwa kandi agakoreshwa imirimo y’ingufu yo gucukura imyobo mu nzu y’imbohe.

Muri Mutarama Otto Warmbier umunyeshuri wo muri USA wari ufungiye muri Koreya y’amajyaruguru yapfuye nyuma y’iminsi 6 asubiye iwabo nyuma yo gufungurwa bitewe n’iyicarubozo yakorewe mu nzu y’imbohe.

Bbc.com
[email protected]

Umuhango wo gusezera bwa nyuma KUNDA Therese, wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 10 kanama 2017 mu rugo kwa Kwizera, i Gikondo mu mudugudu wa BNR, inshuti n’abavandimwe bakomereje mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church ku Kimisagara aho buri wese yavugaga ibigwi by’uyu mubyeyi,


umuhango witabiriwe n’abantu batari bacye

Mu byagarutsweho cyane na benshi harimo kuba nyakwigendera yaragiraga urugwiro akakira buri wese umugannye kandi yahoranaga ibyishimo utapfa gusangana buri wese

Abavandimwe ba nyakwigendera barahamya ko yari intangarugero

Amakuru dukesha ikinyamakuru ibyishimo.com, avuga ko umugabo wa nyakwigendera Ev. KWIZERA yagize icyo abwira imbaga y’abantu bari ahongaho, abagaragariza ko mu myaka 10 bari bamaranye nta kibazo na kimwe bigeze bagirana, mu magambo ye bwite yagize ati


Ev, KWIZERA Emmanuel, umutware wa KUNDA n’abana be

” Umugore wanjye ibintu ansigiye ni 4 : Gutaha k’umugore wanjye byatumye menya ko Imana atari inkuru , ahubwo Imana iriho ntago ari ikinyoma. Icya kabiri , Kunda atumye menya ko ijuru ari ukuri. Imana mu Ijuru irahari kandi Kunda yagiye mu Ijuru mureba. Icya gatatu nize nuko Agakiza tuvuga kariho , ntago ari ibintu by’abana. Icya nyuma rero ni ukubana hagati y’umugabo n’umugore babana mu mahoro , ntago ari ibikabyo ahubwo ni ukuri. Nabanye na Kunda imyaka 10 ariko sinigeze mbona Kunda ambeshya na rimwe […], nta na rimwe yigeze ambwira ngo uriya muntu aranyanga nitujya mu bukwe ntuzamushyire mu modoka […] nabanye na Kunda nishimiye Ijuru rito. Kunda yari Malayika , ntacyo navuga , nta kindi narenzaho […]”


Nyakwigendera KUNDA Therese

KUNDA Therese yari arwaye kanseri y’umwijima ari nayo yaje kumuhitana kuwa 6 kanama nyuma yo kwivuriza ahantu henshi hatandukanye ariko bikanga, asize umugabo ari we Evangeliste KWIZERA Emmanuel n’abana batatu bakiri bato.


Nyakwigendera KUNDA asize abana bato

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye


Ev. KWIZERA n’imfura ye


Byari biteye agahinda

Liliane [email protected]

Mu masaha ya saa tanu zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 kanama 2017 nibwo muri repubulika iharanira demokarasi ya congo (birere) abantu bagiye kubona bakabona inkongi y’umuriro ifashe urusengero rwitwa Eglise de l’espoire (itorero ry’ibyiringiro) n’amwe mu mazu arukikije birakongoka ntawubikozeho

Amakuru dukesha ikinyamakuru isange.com avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi ariko ngo iperereza riracyakomeza gukorwa ngo barebe nyirabayazana

Bamwe mu batangabuhamya bari bari ahabereye iyi nkongi bavuga ko ibyo ari byo byose hari umugizi wa nabi wihishe inyuma y’ibi bikorwa bibi kuko ngo atari ubwa mbere ibi bintu biba muri aka gace

Kugeza ubu amazu y’abaturage agera muri atandatu n’urusengero nibyo bimaze kuhatikirira ariko ku bw’amahirwe nta muntu wahitanywe n’iyi nkongi
Tubibutse ko iyi nkongi yaraye ibereye ahitwa petit barrier hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Source: isange.com

Liliane [email protected]

Ngo nubwo benshi bavuga ko Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Donard Trump yatowe mu buryo butemewe, ariko ngo Trump ni impano abanyamerika bahawe n’Imana nkuko bivugwa n’umwe mu bajyanama bo mu buryo bw’umwuka ba perezida Donard Trump


White,umujyanama wa Trump mu by’umwuka

Uyu ni umu pasiteri witwa White Paula uyobora itorero New Destiny Christian muri leta ya Flolida aho ahamiriza abanyamerika uburyo perezida wabo agereranwa na esiteri wo muri bibiliya, esiteri yabaye umwamikaziatabiteganyaga ariko kuko Imana yari yamutunze inkoni abari bakereye ibirori bibwira ko muri bo havamo umwamikazi batashye bimyiza imoso

Aha rero uyu mupasiteri White Paula afatanije n’abandi bapasiteri bagenzi be bahamije ko Trump agereranwa n’umwami mu gihugu cyabo


White Paula

Mu magambo ye bwiteyavuze ati ” Bavuga cyane k’umukuru w’igihugu cyacu , yego ni byo, baravuga ngo yatowe mu buryo butemewe ariko twe nk’abanyamerika turashima Imana ku bwe. Kandi turamwubaha, kubera ko atari umunyapolitike usanzwe, ni umuyobozi wavuye ku Mana abantu bamukunda, batamukunda.”

Gusa ibi bintu ntibyavuzweho rumwe n’ababyumvise kuko hari bamwe bahise batangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batishimiye ibyo uyu mupasiteri yavuze.

Src: religionnews.com

[email protected]

Ubwo bamaraga kumenya neza ko pasteri wabo yari umupfumu kabuhariwe babibwiwe n’uko babonye bimwe mu bikoresho bikoreshwa n’abapfumu biri mu rusengero rwabo, abayoboke b’itorero God’s Commandment bafashe umwanzuro wo gusakamburira satani ku mugaragaro ndetse bavuga ko batazagaruka muri uru rusengero ukundi


abakristo bari bahuruye ari benshi

Amakuru dukesha ikinyamakuru buzznigeria.com avuga ko ibi ngo byatangiye kumvikana ubwo umuyobozi w’iri torero Rev. Pasiteri Tony Obo na bagenzi be bafatanywe umutima ukiri mushya w’umwana muto w’umukobwa wari ufite umwaka umwe n’amezi atandatu aho bashakaga kumukoresha imirimo y’ubupfumu muri iri torero


bimwe mu bikoresho uwo mugabo yakoreshaga

Ibijyanye n’ibikorwa by’ubupfumu uyu mupasteri yakoraga ngo byamenyekanye ubwo bamwe mu bayoboke b’iri torero batemberaga mu byumba bigize urusengero rwabo bakaza kugwa mu cyumba cyuzuyemo ibikoresho bigaragaza neza ko ari nk’iby’abapfumu basanzwe baba muri Nigeria birimo imitwe y’ihene, inkoko zapfuye n’ibindi umuntu atapfa guhita asobanukirwa

Src: buzznigeria.com

[email protected]

Nickolas Gilyard w’imyaka 25 y’amavuko na Dominic Spence w’imyaka 27 baba mu mujyi wa Brooklyn muri leta ya New York City muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bakoze ubukwe bavuga ko bagiye gukundana ubuziraherezo


Ngabo ku ruhimbi

Amakuru dukesha theknot.com avuga ko aba basore bamaze kurushinga, bakundanye imyaka 11 yose kuko iby’urukundo rwabo byatangiye bakiri bato
Mu bigaragara aba basore bari bashagawe n’imiryango yabo ku munsi w’ubukwe, ubona ari ibintu bisanzwe, baje gusezeranira mu nzu ikorerwamo ibirori ya Bath Club kuri Miami Beach muri leta ya Florida,


Nick na Dominic bashagawe n’imiryango

Ibikorwa by’ubutinganyi bimaze gufata indi ntera ikomeye, bene data biragaragara ko mu by’ukuri icyizira cyafashe intebe kuri iyi si, bishatse kuvuga ko ubwami bw’Imana bwegereje


Bafatanije gukata umutsima

Nimuhaguruke dusenge kandi uzi ubwenge atoze umwana inzira akwiye kunyuramo kuko azarinda asaza akiyigenderamo, impamvu nuko aba basore bombi batangiye gukururana no gukundana bakiri bato none bigeze aho babana nk’umugore n’umugabo, ibintu Imana yanga urunuka.

Src: theknot.com

[email protected]

Al-shabaab yongereye ubugizi bwa nabi bukorerwa abakirisitu kuko bohereje abarwanyi bashya 9.000 ahantu hatandukanye. Uyu mutwe ugamije kongera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abakirisitu nkuko byatangajwe n’itsinda rikurikirana uburyo akarengane gakorerwa abantu bitewe n’imyizerere yabo gahagaze.

Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe amategeko n’ubutabera ku wa kane w’icyumweru gishize cyatangaje ko akarengane gakorerwa abakirisitu kiyongereye muri uyu mwaka ugereranyije n’indi myaka yatambutse. Byatewenuko ibikorwa by’akarengane byibasira abakirisitu muri Kenya byiyongereye.

Mu kwezi gushize inyeshyamba za al-shabaab zishe abakirisitu 4 muri Kenya mu gace ka Lamu, batatu bishwe baciwe amajosi undi umwe bamutwika ari muzima.
Uyu mutwe kandi uzwi ku gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bakoreye abanyeshuri bo mu ishuri rya Garissa muri Kenya muri Mata 2015 ubwo bicaga abanyeshuri 148 nyuma yo gusaba ko abakirisitu bitandukanya n’abayisilamu.

Itsinda ry’abanyamategeko ryihanangirije izi ntagondwa z’abayisilamu rigaragaza ko zohereje abarwanyi bashya barenga 9.000 kugira ngo bongere ibikorwa by’iterabwoba byibasira abakirisitu muri Kenya no hanze yaho.

Uyu mutwe witwa izina ry’urubyiruko ushyize mu Kinyarwanda ukomoka muri Somaliya ukaba wifuza impinduramatwara mu bihugu byose kugira ngo bigendere ku mategeko n’amatwara ya isilamu.

Al-shabaab imaze igihe yibasira amatorero yo muri Kenya kubera uruhare agira mu kwamamaza ubutumwa bwiza muri iki gihugu.

Ikigo cy’ubushakashatsi cy’afurika cyatangaje muri Kamena ko Al-shabaab imaze kuba umutwe wa mbere w’iterabwoba muri Afurika ukaba umaze guca kuri Boko Haram yo muri Nigeriya kuko al-shabaab yishe abarenga 4.000 muri 2016.

Christian.com
[email protected]

Umusore w’umukirisitu w’imyaka 17 witwaga Sharoon Masih wigaga mu ishuri ryisumbuye riherereye mu ntara ya Punjab muri Pakisitani yakubiswe na bagenzibe kugeza apfuye ubwo yari ari mu ishuri.

Ababyeyi be batangaje ko yazize imyizerere ye ya gikirisitu kuko batangiye kumurwanya akigera muri iri shuri.

Abanyeshuri biganaga b’abayisilamu bakundaga kumubwira ngo ntutwicare iruhande niba ushaka kubaho kuko uri umukirisitu, nkuko byatangajwe n’umuryango wa gikirisitu ukorera muri Pakisitani muri raporo washyize ahagaragara.

Masih yakubiswe n’abanyeshuri benshi tariki 27, Kanama, yitaba Imana nyuma y’iminsi 4 akubiswe na bagenzi be.

Umuyobozi w’abarimu yatangaje ko umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Masih ariwe Muhammad Ahmed Rana yatawe muri yombi. Umubyeyi wa Masih Elyab Masih, ukora akazi ko kubumba amatafari yagaragaje akababaro yatewe n’iyicwa ry’umwana we n’uburyo yari yamutakajeho amafaranga menshi yifuzako yazagera aheza.

Mama wa Masih Riaz Bibi yavuzeko umwana we yari yarihanangirijwe kwivanga n’abayisiramu ku ishuri ndetse bari baramuhimbye izina “Chura” rimutesha agaciro.

Mama we akomeza avuga ko abanyeshuri bashatse kumuhindura umuyisilamu ariko aranga, agaragaza uburyo yakundwaga n’abarimu ndetse n’abandi bantu bitewe n’ubuhanga yari afite ariko abanyeshiri biganaga bakamwangira imyizerere ye ya gikirisitu.

Umwe mu bagize uruhare mu iyicwa rya Masih yanze gutangaza abandi babagize uruhere mu iyicwa rye. Imana umunsi umwe izagaragaza ubutabera.

Muri Nyakanga na bwo umusore w’imyaka 16 yatawe muri yombi ashinjwa gutwika impapuro zo mu gitabo gitagatifu cy’abayisilamu korowani, ugaragaye ho iki cyaha ahanishwa igihano cy’urupfu.

Christan post.com
[email protected]

Abayobozi bo mu Bushinwa mu ntara 4 bakomeje kubangamira uburenganzira bwo kwisanzura mu iyobokamana. Basohoye amategeko abuza abana kwitabira ibikorwa bya gikirisitu nubwo baba bari kumwe n’ababyeyi babo.

Mu ntara ta Zheijang mu mwaka wa 2013, ingo z’abakirisitu zaribasiwe cyane cyane izagaraga ho imisaraba, ikurwaho. Kugera muri 2016 ingo zirenga 1.700 zaribasiwe mu mwaka umwe bikurura imvururu.

Umugore w’umupasiteri wanze ko urusengero rwe rukurwaho imisaraba bamuhambye ari muzima n’urusengero rwe rurasenywa.

Ubutegetsi bwa Xi Jinping bukomeje gukandamiza abakirisit no kubabuza uburenganzira bwo kwamamaza ubutumwa bwiza bahere mu bana, kuko bashyizeho amategeko ababuza kujya mu nsengero batitaye no kubazana n’ababyeyi babo.

Raporo yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi yagaragaje ko insengero nyinshi muri Wenzhou, mu ntara ya Zhejiang bahawe amabwiriza avuga ko abantu badafite imyaka y’ubukure batemerewe kwinjira mu nsengero.

Umuryango China Aid, watangaje ko no mu ntara ya Anhui, Jiangsu na Shandong hashizweho amategeko abangamira abakirisitu mu misengere yabo.

Maria, umubyeyi w’umugaturika yabwiye ikinyamakuru ucanews.com ko hashize icyumweru, umwarimu wigisha umukobwa we amwoherereje ubutumwa bwanditse kurubuga abarimu bahuriraho n’ababyeyi, abuzwa kongera kujyana umwana we mu rusengero.

Mary umubyeyi w’umuporotesitanti avuga ko nubwo abayobozi bababujije kujyana abana mu rusengero ntacyo bibatwaye, kuko bazajya bafata umwanya bakigisha abana bageze mu rugo.

William Nee umushakashatsi mu kigo kirwanya akarengane k’ikiremwa muntu (Amnesty International) yagaragaje ko batarabasha kubona imibare igaragara y’ahantu hose abakirisitu babujijwe kwinjiza abana mu nsengero mu bushinwa.

Infochretienne.com
[email protected]

Umupasiteri n’umugore we bari mu bahitanywe n’ikiza cy’umwuzure cyiswe “Hurricane Harvey”. Abagize umuryango ku wa gatatu ni bwo bumvise inkuru y’inshamugongo ko aba babyeyi baguye mu mpanuka y’ikiza gitewe n’umwuzure.

Pasiteri Donald Ray Rogers w’imyaka 65 wo mu itorero “Tabernacle of Christian Center” rikorera Katy muri leta ya Texas, n’umugore we Spenceria w’imyaka 58, imodoka bari barimo yatwawe n’umwuzure ubwo bari bagiye gusura abo mu muryango wabo nkuko byatangajwe na televiziyo KRIV-TV.

Thelma Hooker umukobwa wa Donald Roger yabwiye televiziyo KRIV-TV ko ababyeyi be bari bagiye gusura nyirarume ariko ntibabasha kugerayo kuko bahuye n’ikiza batateganyaga gihita kibatwara ubuzima. Agaragaza ko bakomeje kubahamagara kuri telefone ariko bagasanga ntayiriho.

Umukobwa wabo Naomi Dabney yagerageje guhamagara kuri telefone asaba ubufasha ku nzego zibishinzwe, ariko ntibabasha gutabara uyu muryango. Dabney agaragaza akababaro yatewe no kubura ababyeyi be mu gihe kimwe.

Yagize ati “birababaza kubura umubyeyi umwe, iyo bibaye kuburira ababyeyi bose icyarimwe n’ibintu bitoroshye kwihanganira no kumva.”

Lakesha Rogers, undi mwana wa ba nyakwigendera yatangaje ko atazibagirwa uburyo ababyeyi be bahoraga bishimye ndetse n’uburyo bishimirwaga n’abantu bose bitewe n’uburyo bitangiraga abandi.

Yabwiye televiziyo KRIV ko nubwo bimeze gutyo Imana yabakomeje mu mitima mu moso habo harakomeye nubwo bitari biboroheye.
Imana ikomeze uyu muryango.

CBN.com
[email protected]

Kuri icyi cyumweru tariki ya 10 nzeri 2017, nibwo byamenyekanye ko nyakwigendera Pastor MUTESI Maggie ari na we watangije umuryango Gates of Heaven Ministries( amarembo y’ijuru) yitabye Imana azize urupfu rutunguranye


nyakwigendera MUTESI Maggie
Umwe mu bakozi ba serena hotel aho nyakwigendera yakundaga gukorera amasengesho ni we wemeje iby’urupfu rwe aho yavuze ko ubusanzwe Pastor nta kibazo kidasanzwe yari afite kuko ngo mbere yuko apfa yari mu rugo iwe ari kumwe n’abana, nyuma aza kujya mu cyumba agwa hasi ahita ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami faisal ariko ashiramo umwuka ataragerayo


amwe mu masengesho yateguraga
Nyakwigendera Pastor Maggie yari azwiho gutegura amasengesho ya buri gihembwe y’abayobozi b’amatorero mu Rwandanbimwe mu byo yari amenyereweho ni ugukangurir abanyarwanda guhorana ubumwe n’ubwiyunge

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Liliane @agakiza.org

Umuryango w’ivugabutumwa “Middle East Media (MEM)” ukorera mu burasirazuba bwo hagati uri kugira uruhare rukomeye mu ivugabutumwa muri iki gihugu cy’abayisilamu, wifashishije itangazamakuru n’ubugeni.

Abakorerabushake b’uyu uryango bakora ibishoboka kugirango barwanye inyigisho n’imyumvire abatuye ibi bihugu bafite ku bukirisitu, ndetse no kubabibamo imbuto z’ijambo ry’Imana.

Abakirisitu bo muri ibi bihugu bahura n’akarengane. Umuntu wese uvuga Yesu ahura n’ingorane zikomeye. Mu rwego rwo kwirinda ko hari uwakwinjiza indi myizerere ikorwa ry’amafilime, n’izinsi videwo biracungwa cyane kugirango hatazagira uwinjiza indi myizere mu batuye ibi bihugu.

Ubuvanganzo bugira uruhare rukomeye mu mico y’abarabu. Abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo Hagati bakoresha uburyo bw’ibisigo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Basma umukirisitu w’umusizi yatangaje uburyo uburyo bwiza nk’umwarabu bwo kwamamaza ubutumwa bwiza ari ugukoresha ibisigo.

Uyu muryango MEM watangije uburyo bushya bise mu rurimi rw’icyongereza “On Bended Knee” aho abakirisitu bahoze mu idini ya isilamu bandika ndetse bagafata n’amashusho y’imivugo bagaragaza imbaraga za Yesu n’uburyo yahinduye ubuzima bwabo.

Abarabu benshi b’abayisilamu bafata abakiristu nk’abantu biganye imico n’ingegabitekerezo z’abanyaburayi. Aba basizi basiga bagaragaza mu bisigo byabo ko bishoboka kugendana na Yesu udatakaje umuco wawe cyangwa ngo wigane imico y’abandi.

Bakunda kwandika ibisigo bigizwe n’imikarago mito 365 ndetse n’isengesho mu rurimi rw’icyarabu. Imikarago bayandika mu buryo abakirisitu bumvikanyeho bagahuza imico y’ubuvanganzo bw’abarabu ndetse n’imbaraga z’itangazamakuru kugirango babashe kugera ku bantu benshi ndetse no mu ngo zabo.

Ni bwo buryo umuryango MEM wahisemo mu kwamamaza ubutumwa bwiza kandi bugenda butanga umusaruro.

Infochretienne.com
[email protected]

Ikinyamakuru “The Guardian” cyasohoye yaporo igaragaza ko abantu benshi bakira agakiza mur Nepali ariko bagaragaza impungenge zuko bashobora kuba babiterwa n’imibereho mibi abenshi babayemo.

Mbere ya 2008 Nepali yari igihugu cya mbere ku isi gituwe n’Abahindu benshi. Hinduyisime niryo ryari idini ryemewe mu gihugu. Kugeza ubu abarenga miriyoni bamaze kwegurira Yesu ubuzima bwabo. Abamaze kwakira Yesu ariko abenshi ni abaturuka mu miryango ikennye itajya iheshwa agaciro muri iki gihugu kuko abakirisitu bagize kuri 65%y’iyi miryango.

Mu myaka yashize, abakirisitu bakundaga kuvuga ubutumwa hafi y’imisigiti n’insengero z’ababudisite abantu benshi kakakira ubutumwabwiza ariko abenshi bagiye batangaza ko abagiye bakira agakiza byatewe n’imibereho mibi bari babayemo bitewe n’uko imiryango yabo itajya ihabwa agaciro.

Abasesenguzi bamwe bagaragaje ko abakirisitu biyongereye bitewe n’imiryango ya gikirisitu myinshi yaje gukorera muri Nepali ikajya itanga ubufasha ku miryango itishoboye.

Umupasiteri wo muri Nepali Mahibal Praja we ahakana ibivugwa n’aba basesenguzi agaragaza ko nta miryango ya gikirisitu myinshi ihari ifasha abantu kuburyo bavuga ko aricyo cyatumye abakirisitu biyongera. Agaragaza ko abakirisitu bakiri bake kuko bagiteranira mu nsengero bubakiwe n’abamisiyoneri b’abanyamerika.

Mahibal asobanura uburyo ubukirisitu bwagiye bwiyongera mu myaka 10ishize, byatewe nuko ivugabutumwa ryagiye rikorwa cyane mu giturage bituma abantu benshi bakira agakiza cyane cyane mu bantu batajya bahabwa agaciro bakozweho cyane n’abantu baberetse urukundo.

Umuyobozi w’idini ry’abahindu muri Nepali avuga ko abakirisitu babatwariye abayoboke bitwaje kubaha ibintu. Agaragaza ko imiryango y’ivugabutumwa yagiye yohereza ubufasha ku bakirisitu, cyane cyane abarwayi, ndetse n’ubundi bufasha. Agaragaza ko abakirisitu bakoresha amafaranga yagenewe ibikorwa by’ubufasha kugirango bahindure abantu kuba abakirisitu.

Ibi bibazo ariko byatumye ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi kuko babonye urukundo batari barabonye bituma bakira ubutumwa bwiza banezerewe.

Matayo: 5:3-5 “hahirwa abakene mu mitima yabo, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo, hahirwa abashavura kuko aribo bazahozwa, hahirwa abagwaneza kuko ari bo bazahabwa isi.”

Infochretienne.com
[email protected]

Umwana w’umukobwa uzwi ku izina rya Jasmine Block uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko yabashije kurokorwa n’Imana, nyuma yo kumara iminsi 29 yarashimuswe n’abagabo batatu aho birirwaga bamusambanya. Kugirango uyu mwana arokoke Imana yamwunguye ubwenge bwo gucika aba bagizi ba nabi anyuze mu kiyaga cyari inyuma y’urugo aho aba bagabo batatu bari baramujyanye

Bivugwa ko Jasmine yari amaze igihe kingana n’ukwezi afatwa ku ngufu n’izi nkozi z’ibibi,aho zari zamukuye mu mudoka ya nyina ubwo yari iparitse ku marembo y’iwabo ari na ho umwe muri aba bagabo wari inshuti y’umuryango yamusanze akamushukashuka bakajyana

Jasmine avuga ko yahoraga afite ubwoba bwinshi cyane aho yarari wenyine kuko yari afite ubwoba bw’uko bashoboraga no kumwica ntihazagire umenya irengero rye, avuga kandi ko atajyaga aryama ngo asinzire kuko iyo yahumirizaga gato yahitaga abona amasura y’abo bagizi ba nabi bigatuma ararana ubwoba bwinshi

Umwe muri aba bagabo wari usanzwe ari n’inshuti y’ababyeyi b’uyu mukobwa avuga ko yamusanze mu modoka akamubeshya ko bajyana iwe, umwana aremera bamushyira mu modoka baramujyana batangira kumutera ubwoba ko bazamwica ari nako bamusimburanaho bamusambanya.

Ngabo abagizi ba nabi bari barashimuse Jasmini

Uyu mwana w’umukobwa yabashije kwikura aha hantu ubwo aba bagabo bajyaga kurya bamusize akingiranye mu nzu maze nawe abonye bagiye agerageza uburyo bushoboka anyura mu idirishya maze ahingukira ku kiyaga ahita yirohamo atangira koga kugeza ubwo yaje gutabarwa n’umuhinzi wari aho hafi

Nyina w’uyu mwana avuga ko afite ibyishimo bikomeye kandi ngo arashima Imana imugaruriye umwana ari muzima

Src: www.usatoday.com

[email protected]

Muri Sudani, urubyiruko rurenga 700.000 rwahunze imirwano imaze igihe muri iki gihugu kugirango rubone amafunguro rusabwa kubanza kwitabira amasengesho y’abayisilamu.

Aya makuru yatangaje na Kiriziya Gaturika ndetse n’abakorana bya hafi nayo. Urubyiruko rwinshi rw’abakirisitu rwo muri Sudani y’amajyepfo, rusabwa kwitabira amasengesho y’abayisilamu mbere yo kubona ibyo kurya ndetse bakabuzwa no kugera mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Ubufasha bw’ibirimbwa butangwa na guverinoma ku bantu b’impunzi bwa buri kwezi, imiryango imwe n’imwe ishyirwaho amananiza mbere yo kugerwaho n’ubwo bufasha.
Ubufasha bw’ibiribwa izi mpunzi zigenerwa n’umuryango w’abibumbye usanga biguriswa ku masoko, ndetse bimwe na bimwe biba biri ku isoko bifite ibirango by’umuranyo w’abibumbye nka UNICEF cyangwa HCR.

Imiryango ikomeje kubura ubufasha igenerwa ikomeje guhura n’ibibazo byo kubura ubufasha bw’ibiribwa mu gihe imiryango nterankunga iba yohereje ubufasha.
Umuryango wita ku mpunzi ugereranya ubuzima izimpunzai zibayemo n’imibereyo Yesu yabayemo kuko nawe yahungiye mu gihugu cya Egiputa. Agaragaza Yesu yita ku mpunzi kuberako ubu buzima nawe yabubayemo, kandi ko impunzi zikwiriye kwitabwaho ndetse no kubahwa.

Abakirisitu bo muri Sudani bahura n’akarengane gakomeye. Mu kwezi kwa Gicurasi umuryango AED wita ku mpunzi wagaragaje ko insengero zasenywe kugirango hubakwe ibindi bikorwa remezo by’iterambere. Ariko imisigiti aho iri nta n’umwe wigeze usenywa bikagaragara nko kurwanya ubukirisitu muri iki gihugu.

Mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Kamena abakirisitu 12 batawe muri yombi barengane bitewe nuko bari bambaye imyambaro itameze kimwe n’iyabandi.

Infochretienne.com
[email protected]

Gabriel Saleh yakuriye mu muryango w’abayisilamu b’abasunite muri Yemeni aza kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri 2009 yakira agakiza kubwo gukurikira ubutumwa bwiza ku binyamakuru byandika kuri murandasi.

Muri 2011ubwo yakoraga mu kigo Alabama, Gabriel yatangiye kujya aterwa ubwoba na bagenzi be b’abayisilamu bituma atangira kugira impungenge z’aho agana yibaza niba koko ari kujya mu ijuru.

Avuga ko yatangiye gushakashaka kuri interinete uburyo yamenya ukuri. Aza kugera ahantu hari ubuhamya bw’abantu benshi bahoze muri isilamu bakaza kwakira agakiza agakunda kubukurikira. Gabriel ntabwo yiyumvishaga uburyo umuyisilamu w’umwarabu uzi ikorowani yakwakira agakiza akava muri isilamu.

Yatangiye gushidikanya ku myizerere ye bitewe n’amavidewo yabonaga y’abayisilamu bicaga bagenzi babo. Agaragaza ko byamugoraga kubyumva kuberako idini ya isilamu yayikundaga cyane. Umunsi umwe yaje kugera ku nyandiko igaragaza impamvu abantu bishora mu ntambara ntagatifu bigatuma zigwamo inzirakarengane nyinshi bagendeye kuri korowani.

Mu minsi ya mbere Gabriel yatangiye kujya yibaza ibibazo byinshi ndetse atangira kujya yandika ku rukuta rwe rwa facebook ibyo yibazaka ku idini ya isilamu ndetse no kuri Muhammed.

Yahise atangira kwibasirwa na bagenzi be bituma afata umwanzuro wo kuva mu idini ya isilamu. Yatangiye kujya afata Bibiliya agasenga ngo Mana nkeneye kumenya ukuri, ntabwo nzi neza niba muri iki gitabo harimo ukuri, ndagusabye ukunyereke.

Afunguye Bibiliya yahise agera ku ijambo riri muri Matayo: 7:14-16 “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?”

Imana yahise ifungura amaso yumva abonye igisubizo k’ikibazo yibazaga bituma ahita afata ikemezo cyo gusoma Bibiliya ahereye mu itangiriro. Amaze kuyisoma ahita akunda Yesu cyane nyuma yo kubona itandukaniro rye hamwe na Muhamedi.

Iri jambo rya Yesu ryamukozeho yumva iyi nkuru nziza atayihererana. Matayo: 10:33 “Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu nanjye nzamwihakanira imbere ya data uri mu ijuru”.

Atangira gusangiza abandi ubutumwa bw’imyizerere ye ya Gikirisitu ku rukuta rwe rwa facebook ariko byamugizeho ingaruka kuko batangiye kumushaka kugirango bamwice. Ariko ibyo ntabwo byamuciye intege yakomeje imyizerere ye kandi asaba inkunga y’amasengesho kugirango akomeze yamamaze inkuru nziza ya Yesu.

Infochretienne.com
[email protected]

Muri Nigeriya imiryango y’abakirisitu b’aborozi b’Abafulani yibasiwe n’igiteri k’iterabwoba abakirisitu 20 bahasiga ubuzima abandi 5 barakomereka.

Iki gikorwa cyabaye tariki 08 z’uku kwezi kwa Nzeri mu mudugudu wa Ancha, kibasira abakirisitu b’itorero ry’ababatisite 19 abandi 5 barakomereka.

Abaharanira uburenganzira bw’abakirisitu muri Nigeriya batangaje ko umuryango umwe w’abakirisitu wazimiriye muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Polisi yo yatangaje ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyatewe no kutumvikana kw’iyicwa ry’umusore w’umworozi.

Nyuma y’ubu bugizi bwa nabi perezida Muhammadu Buhari yahise yamaganira kure ubu bugizi bwa nabi ahamagarira amashyaka yose n’imiryango yose ikorera mu gihugu guharanira amahoro bagafatikanya gushaka icyazanira abenegihugu amahoro n’umutekano ndetse bakirinda ko hakongera kugaragara undi umubabaro.

Umupasiteri wo mu itorero ry’Ababatisite rya Salama Rev. Nanchwat Laven yagaragaje umubabaro batewe n’ubu bugizi bwa nabi bwahitanye abakirisitu ubwo yavuganaga na International Christian Concern (ICC) avuga ko umutima we waremerewe cyane nyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Umugi wa Ikeja uherereye mu magepfo y’iburengerazuba bwa Nigeriya humvikanye inkuru y’umubabaro y’iyicwa ry’umupasiteri Daniel Nwankwo nyuma gukubitirwa inyuma ya Katederale St Thomas n’abantu bitwaje intwaro bamuziza ko ari umukirisitu. Ababonye ubu bugizi bwa nabi batangaje ko bwakozwe n’intagondwa zo mu mutwe wa Igbo.

Nigeriya iza ku mwanya wa 12 ku isi mu bihugu bigaragaramo akarengane gakorerwa abakirisitu cyane ku isi.

Infochretienne.com
[email protected]

Umar Milindi yakuriye mu muryango w’abayisilamu akura yanga Isiraheli kugeza umunsi yakiriyeho. Nyuma yo kwakira agakiza akaba pasiteri abayisilamu bamsutseho aside ariko ntabwo byamuciye intege.

Umar yatangaje uburyo yagize inzozi abona yisanze mu muriro ari kumwe na bagenzi be bakundaga gusengana mu musigiti. Abibonye atangira gutaka cyane, ahita abona irihande rwe umucyo mwinshi yumva ijwi rimubwira ngo isilamu iganisha muri aka karengane, ihane uvuke ubwa kabiri uzakira uyu mubabaro.

Mu minsi ya mbere Milindi yakomeje gusengera muri isilamu agitinya ko yagirirwa nabi avuye muri iri dini ariko za nzozi zikomeza kumugarukamo cyane, umunsi umwe afata ikemezo ajya mu rusengero yakira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Nyuma yo kwakira agakiza ubuhamya bwe yakomeje kubusangiza bagenzibe bituma benshi bakira agakiza. Yaje gutangiza itorero rya gikirisitu mu murwa mukuru wa Uganda Kampala rikaba rimaze kugira abayoboke benshi cyane cyane abahoze mu idini ya isilamu. Bitewe n’urwango yangaga Isiraheli yahise atangiza umuryango ufasha abantu bashaka kujya gusura ubutaka butagatifu bwa Isiraheli.

Umar agaragaza ko kwakira agakiza kwe kutishimiwe n’abo bahoranye mu idini ya isilamu ariko yemeye kwirengera ingaruka zose byamugiraho kuko bamwe batangiye gushaka uburyo bamwica.

Tariki 24 Ukuboza 2011 ubwo yasohokaga mu rusengero umwe mu bayisilamu yaramwegereye amubwira ko akeneye ubufasha umusaba ko bajyana akamusengera. Milinda mu gihe yegeraga imodoka ngo ajye kumufashiriza mu rugo yagiye kumva yumva amusutseko acide mu mutwe avuga ngo Allah-akbar.

Pasiteri yahise ajyanwa kwa muganga mu ndembe mu bitaro byo muri Uganda, bamwohereza mu buhinde nabo bamwohereza kujya gukurikiranirwa muri Isiraheli, nk’uko byatangajwe umuyobozi w’abaganga bakurikirana abantu bahuye n’ibibazo by’ubushye mu bitaro bya Sheba. Agaragaza ko isura ye yari yangiritse ku buryo bukabije cyane cyane cyane amazuru n’amatwi byari byavuyeho bisaba ko bongera kubimuremera.

Baje kumuha masike (masque) yambara imufasha mu gihe agitegereje gukira. Kuva bamumenaho acide Milinda byamwongereye imbaraga zo kumenyekanisha ukuri kuri isilamu. Ahora abwira abantu ngo niba mutekereza ko isilamu ari idini y’amahoro mujye mureba isura yanjye muzajya mumenya isura nyayo ya isilamu.

Abayisilamu bakora ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bagendeye ku murongo wo muri korowani uvuga ngo “Ica abatizera kugeza ubwo hazasigara idini rimwe rya Allah”.

Nyuma y’akarengane yahuye nako n’izindi ngaruka abona yagira kubera kuvuga ubutumwa bwiza Milindi yatangaje ko akunda abanzi be kandi ko azakomeza kubabwiriza ubutumwa bwiza.

infochretienne.com
[email protected]

Tariki 14 nzeri 2017 nibwo Nyakwigendera Pasiteri Mutesi Maggie watangije ibikorwa by’ivugabutumwa yasezeweho bwa nyuma n’imbaga y’abantu batari bacye barimo abo bakunze kubana mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Rwanda no mu mahanga ndetse n’abo mu muryango we

Ni umuhango wabereye aho nyakwigendera yari atuye I gikondo, nyuma baza kwerekeza mu rusengero United Christian Church, maze umuhango uza gusorezwa ku irimbi rya rusororo


asize abana bakiri bato

Pasiteri Mutesi Maggie yitabye Imana tariki ya 10 Nzeri 2017, aguye iwe mu rugo ubwo yari ari kumwe n’abana be aza gupfa mu bintu bitunguranye, bamwe mu bari baje kumusezeraho bwa nyuma bagarutse ku rukundo n’ubutwari yakoranaga umurimo w’Imana nkuko tubikesha ibyishimo.com

imfura ye yamushyinguye bwa nyuma


umugabo we

Imana imuhe iruhuko ridashira
[email protected]

Kuwa gatandatu tariki 16 Nzeri nibwo umuvugabutumwa Nabeel Qureshi wari umaze iminsi arwaye kanseri y’igicu yitabye Imana ku myaka 34. Yari amenyerewe ku kuba yarahoze mu idini ya isilamu yakira agakiza akomeza gufasha abayisilamu kuva mu mwijima barimo.

Mu cyumweru gishize umudogiteri (doctor) wakurikiranaga Nabeel Quresh yatangaje ko ubuzima bwe bumeze nabi, bigeze kuwa gatandatu ashiramo umwuka. Yakiriye agakiza avuye mu idini ya isilamu, atangira gukorera umurimo w’Imana muri Ravi Zacharias International Minisitries kugeza ubwo yafatwaga azize uburwayi bwa kansiri y’igifu.

Umuyobozi w’uyu muryango Ravi Zacharias kuri twitter ye yanditseho ngo Nabeel Qureshi amaso yawe ubu ashobora kureba n’amaboko yawe ashobora gukora bitewe n’uruhare wagize kugirango tugere aho tugeze.

Qureshi yari umuturage wa Leta zunze ubumwe za Amerika wavukiye muri Pakisitani azaguhungira muri Leta ya California, asize umugore n’abana 2 Michelle na Ayah.
Mu masengesho yo kucyumweru nibwo batangaje urupfu rwa Nabeel Qureshi bavuga ko azize uburwayi bwa kanseri yaramaranye iminsi bagaragaza badashidikanya ko yasanze Uwiteka kuko yamukunze kurusha uko bamukunda.

Batanze n’ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango asize, bagaragaza ko ubutwari bwe butazibagirana.

Tariki 24 Kanama ku rukuta rwe rwa facebook Nabeel yagashyizeho ubutumwa bwo kwishimira imyaka 12 amaze avutse ubwa kabiri, agaragaza ibyishimo n’impinduka kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza byazanye mu buzima bwe.

Ravi Zacharias yandikiye Nabeel ubwo baherukaga kubonana ngo “uzabohoka ugire ibyishimo by’ubuzima n’ugera ahatagera ubwoba, ntihagere amarira n’urwango, aho batamena amaraso, kuko uzabana n’uwakumeneye amaraso, ahuzuye urukundo n’ubuntu. Insekoy’Imana iragutegereje.”

1 Abakorinto: 2:9 “Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Iman yabitwiteguriye abayikunda.”
Imana imwakire mu bayo.

Infochretienne.com
[email protected]

Uburasirazuba bwo hagati hamaze kuba ubwami bukomeye bw’abiyisilamu. Nyuma yo kugenda hagezwa ubutumwa bwiza abakira agakiza bagenda biyongera ku bwinsi.

Nubwo bigoye kubona abantu bahindura idini bavuye muri isilamu, mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati abakira agakiza bava mu idini ya isilamu bakomeje kwiyongera ku bwinshi.

Fabian uyobora inzu iberamo amasengesho muri Kurdistan yatangaje uburyo Yesu Kirisitu akomeje kubakorera imirimo ikomeye, agasura abantu mu mayerekwa n’inzozi bigatuma bakira agakiza.

Televiziyo CBN mu makuru yatangaje ko n’abanya Irani basuye Kurdistani bagiye kumva ubuhamya bwabo uburyo Yesu yahinduye ubuzima bwabo.

Abbey yatangaje uburyo yagize inzozi abona umucyo mwinshi umutungura yumva ijwi rimubwira ngo “Ngwino unsange nzakuruhura kandi uzabona uburuhukiro mu mutima” ariko ntabwo yabashije gusobanukirwa ibyo yabonaga. Nyuma Abbey na mama we baje gufata umwanzuro wo kwegurira Yesu ubuzima bwabo. Amaze kwakira agakiza ageze mu rusengero nibwo yasobanukiwe ko inzozi yagize ari Yesu wari wamusuye amuzaniye agakiza n’uburuhukiro bwo mu mutima.

Agaragaza uburyo kuba umukirisitu muri Irani bitoroshye kuko bahura n’akarengane gakomeye. Agaragaza ko nibamenya ko yakiriye agakiza bazamujugunya ndetse ko guverinoma ni imenya ko yakiriye agakiza azahita yicwa.

Claire we yakiriye Yesu bitewe no gusoma Bibiliya ashakamo ibyo yakundaga kwibaza ku bakirisitu. Yaje guhurira na mugenzi we wavuye muri Irani nawe wahoze ari umuyisilamu aza kwegurira Yesu ubuzima bwe bwose bituma nawe amwakira. Agaragaza ko kuva bamenyana yabonye imigisha myinshi ku buryo atabona uburyo asobanura uburyo Yesu ari uwo kwizerwa.

Denis nawe yatanze ubuhamya uburyo yakiriye agakiza bitewe n’uko Yesu yamwiyeretse mu nzozi avuga ko atazibagirwa inzozi yagize amubona yambaye ikamba ry’abami amurika umubiri we wose azengurutswe n’abantu benshi.

Agaragaza ko yahise yemera ko Yesu afite abantu benshi bamukurikira, ndetse nubwo muri Irani hataraboneka abantu benshi bamukurikira afite imbaraga zo kwigarurira imitima y’abantu.

Abakirisitu bo muri Irani bahura n’akarengane gakomeye bitewe n’imyizerere yabo nubwo ubuyobozi bugaragaza ko abantu bafite uburenganzira bwo gusengera aho umuntu ashaka.

Infochretienne.com
[email protected]

Ubushakashatsi bwakorewe mu itorero ryo mu bwongereza bwakozwe n’ikigo gikora ubushakashatsi kitwa ComRes bwagaragaje ko abakirisitu 60% mu bagize itorero badasoma Bibiliya.

Mirongo itatu na batandatu ku ijana(36%) bagaragaje ko batajya bitabira ibikorwa by’itorero naho makamyabiri n’icyenda ku ijana (29%) bagaragaje ko batajya basenga na rimwe. Abakirisitu batandatu ku ijana (6%) bonyine nibo bagaragaje ko basenga bakanitabira gahunda z’itorero mu buryo buhoraho.

Ubu bushakashatsi bwa ComRes bwakozwe muri Werurwe bukoretwa ku bantu 8.150 baujuje imyaka y’uubkure mu bwongereza bwagaragaje ko abantu 14% ari bo bonyine babasha kusoma Bibiliya inshuro imwe nibura mu cyumweru. Abandi mirongo itatu na bane ku ijana(34%) bagaragaje ko basenga rimwe mu cyumweru, mu gihe 18% batangaje basenga ubudasiba.

Ku bijyanye no kwitabira gahunda z’itorero cumi n’icyena ku ijana(19%) batangaje ko bitabira gahunda z’itorero nibura rimwe mu kwezi, mu gihe cumi na bane ku ijana (14%) bagaragaje ko bitabira gahunda z’itorero nibura rimwe mu cyumweru.

Itorero rya Anglican mu bwongereza rigaragara nk’irifite abantu benshi bakomeje guhagarika imyizerere yabo. Itorero rya Pentekote n’andi matorero y’ububyutse yigenga yo agenda yunguka abantu cyane ndetse abayagize bagakomera cyane ku myizerere yabo. Abaharanira ubwigenge bw’abakiristu bo batangaje ko baterana buri kwezi.

Mu bigishwa ba Yesu mirongo ine na batanu ku ijana (45%) basomaga bakanumva Bibiliya nibura inshuro imwe buri cyumweru, mirongo inani ku ijana (80%) barasengaga, mu gihe mirongo itanu na batatu ku ijana (53%) bageraga mu rusengero nibura inshuro imwe buri munsi.

Infochretienne.com
[email protected]

Umwe mu ntagondwa z’aba islam yatangaje ko bamwe mu bayobora idini ya islam mu gihugu cya Egypt batanze akayabo k’amafaranga menshi kugirango hajye hafatwa bamwe mu bana b’abakobwa b’abakristo babazane mu idini ya islam

Umwe mu batangabuhamya b’ayo mahano yabwiye word watch monitor ko abo bashumusi bafite uburyo babigenza aho buri wese agenda agashaka umwana w’umukobwa w’umukristo akamubwira ko amukunda kandi ko yiteguye kuva muri islam kubera urukundo hanyuma urukundo rugatangirira aho umukobwa akazashiduka yarashimuswe cyera

Uwo mutangabuhamya yakomeje avuga ko ibyo bishyigikiwe n’umuryango w’aba islam muri iki gihugu ndetse ko binjijemo bamwe mu bashinzwe umutekano bakabaha amafaranga menshi kugirango bajye baburizamo ibirego by’abakristu

Ati nabonye byinshi birimo ukuntu n’abashinzwe umutekano bafasha izo ntagondwa gukubita no guha inzoga abo bana b’abakobwa kugirango bacike integer bemere bagende nk’intama zigiye kubica, kandi ababikora ni abari bashinzwe umutekano muri iki gihugu

Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko aba ba islam bazajya batanga amafaranga menshi cyane ku muntu uzabasha gufata umukobwa w’umukristo uturuka mu rugo rukomeye rw’abakire cyangwa uturuka mu rugo rw’umu pastor, aba bana b’abakobwa ngo bahatirwa ku ngufu guhindura imyemerere yabo bagahinduka abayoboke b’idini ya islam

Ibi ngo bikomeje kuba cyane aho izi ntagondwa zashoye amafaranga Atari macye mu bashinzwe umutekano aho abaturage ba’abakristo baba babuze abana babo hanyuma ibirego byabo bikaburizwamo bakavuga ko baburiwe irengero gusa

Intego nyamukuru izi ntagondwa zahawe ngo ni uguca integer abakristo hanyuma abayoboke b’idini ya islam bakiyongera

Src: christiantimes

[email protected]

Urusengero ruzwi nka after-school satani club mu ndimi z’amahanga ruherereye I Washington muri Tacoma rwakinze imiryango kubera kubura abaterankunga ndetse n’abayoboke

Umuyobozi w’iri torero Lilith Starr bajyaga baterana nyuma y’uko abantu bavuye mu masoma cyangwa mu yindi mirimo ariko ngo bahisemo gufunga imiryango kubera ikibazo cy’amikoro ndetse n’abayoboke badahagije

Iri torero ryasabye uburenganzira bwo gukora nyuma y’aho irindi tsinda ry’abakristo basabiye uburenganzira bwo gukora ndete bakabuhabwa, aba nabo bavuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma badahabwa uburenganzira bwo gukora nkuko na bagenzi babo babuhawe

Amakuru dukesha christiantimes.com avuga ko nubwo iri twakwita itorero ryahagaze gukorakubera kubura abayoboke ngo ariko abanyeshuri baryitabiraga ku buryo bukomeye

Bamwe mu bakurikiranira aya ma clubs cyangwa insengero zaba iz’abakristo cyangwa abayoboke ba satani bavuga ko abayoboke ba satani bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka icyatuma abakristo batagira ijambo cyangwa sengo babone abayoboke ariko ngo itorero rya Kristo ryubatse ku rutare kuko naho amarembo y’ikizimu yazikuka ntazarishobora

Src: Christiantimes.com

[email protected]

Nadeem Masih w’imyaka 24 tariki 14 z’uku kwezi kwa Nzeri, yakatiwe igihano cyo gupfa n’ihazabu y’amadorali 3000$ bamuziza koherereza inshuti ye y’umuyisilamu ubutumwa inshuro 4 busebya intumwa Mohammed.

Ubutumwa bwa mbere yabwohereje tariki 23 Kamena 2016 ariko umwunganira mu mategeko Riaz Anjum yatangaje ko nta butumwa busebya Mohammed yabwoherereje cyangwa ngo agire icyo amubwira ku myizerere yabo kuko iyo abishaka yari kubyoherereza n’abandi batandukanye.

Agaragaza ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bufite bigaragaza ko uwo yunganira mu mategeko yakoze icyo cyaha. Yagaragaje ko polisi itigeze igaragaza niba ubu butumwa bwaratanzwe na Nadeem cyangwa niba bwaratanzwe n’undi muntu wakoresheje telephone ye.

Uwo bavugaga ko yoherereje ubutumwa Nargis Bibi, insuti ya Nadeem yanze kuba umutangabuhamya kuko nyuma y’amezi atandatu yahise yakira agakiza.

Ibindi bashinje Nadeem Yasir na Muhammad Akram babashinje kugaragara mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bitemewe mu bayisilamu. Ariko bose bakabihakana kuko ari uburyo bashatse bwo kugirango babashyire mu nzu y’imbohe.

Uwunganira Nadeem yatangaje ko uwo yunganira yajyanywe mu nzu y’imbohe arengana , Faryad umuvandimwe wa Nadeem yatangaje ko yababajwe n’uburyo yashinjijwe na Yasir wahoze ari inshuti ye bari bamaranye imyaka 15 bakundana.

Muri Pakisitani abantu bakurikiranwaho ibyaha byo kuvuga nabi idini ya isilamu bariyongereye. Muri 2016 umusore yakurikiranwe ho kwandika ku cyapa intumwa Mohammed nabi. Imiryango 10 y’abakirisitu nayo yahunze nyuma yo kubona mugenzi wabo akurikinweho kohereza ubutumwa butuka isilamu kuri telephone.Abandi bakirisitu 2 bakatiwe igihano k’imyaka itandatu bashinjwa kwita umuyobozi wabo umuhanuzi.

Mu mwaka wi 1986 umuperezida wa gatandatu wa pakisitani Muhammad Zia-ul-Haq nawe yakurikiranyweho icyaha cyo kuvuga nabi isilamu, iki cyaha kandi cyakurikiranweho Nawaz Sharif wahoze ari minisitiri w’intebe muri 1991.

Infochretienne.com
[email protected]

Mu bihugu bitandukanye, hirya no hino ku isi hakomeje kugenda hagaragara abiyita mensiya kandi mu byukuri atari bo

urugero rufatika ni urw’uyu mugabo ugeze mu za bukuru wiyita mensiya akaba azwi ku izina rya INRI CRISTO aho akomeje kugenda ayobya imbaga y’abantu benshi avuga ko ari we mensiya bigatuma abatabasha gutekereza neza bibwira ko ari we mensiya bakamuyoboka bivuye inyuma

nguwo inri n’intumwa ze

Gusa ku bakristo bafite inzira zigana isiyoni mu mitima yabo ntibakwiye guterwa ubwoba n’ibyo babona kuko mbere yuko ibi byose biba umwami wacu Yesu yari yarabivuze mu ijambo ry’Imana ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.”

inri aba yabwirije bikomeye

Ibi rero ntibikwiye kugira uwo bihungabanya ahubwo abantu bari bakwiriye kuba maso bagahora biteguye gusanganira umwami Yesu kuko iki ari kimwe mu bimenyetso byerekana kugaruka kwe

inri ntajya agenda wenyine

Dufatiye urugero kuri uyu musaza ,amakuru aturuka ku kinyamakuru odditycentral.com avuga ko ngo akomoka muri Leta ya Santa Catarina muri Brazil, akaba yaravutse ku ya 22 Werurwe 1948, mu buzima busanzwe ngo ni umwarimu uhora avuga ko ari Yesu, akaba yaramenyekanye cyane kubera kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Brazil n’ahandi.

rimwe na rimwe abwiriza ari hejuru y’amazu

Kuri ubu ngo abana n’intumwa 12 zirimo abagabo 3 n’abagore 9 bakaba bituriye mu gace we yise New Jerusalem bishatse kuvuga yerusalemu nshya, abayoboke be yamaze kubaha amazina mashya atangizwa inyuguti ya A muri bo harimo uwazanywe n’umuryango we akiri muto cyane araharererwa ubu hashize imyaka 25 ariho yibera yaratandukanye n’umuryango we baziko yakurikiye Yesu

Birakwiye ko twongera ibihe byo gusenga kuko igihe cyo kugaruka k’umwami wacu Yesu cyegereje, birasaba kandi guhora twiyejeje kuko tutazi umunsi n’igihe Kristo nyawe azagarukira

Src: odditycentral.com

[email protected]

Umuntu wipfutse mu maso witwaje n’intwaro yarashe umugore wari uri aho baparika imodoka mu itorero rya Nashville tariki 24 z’uku kwezi kwa Nzeri ahita yinjira mu rusengero atangira kurasa abari mu materaniro 6 barakomereka harimo na pasiteri n’umugore we.

Abantu barenga 50 bari bateraniye mu rusengero mu gitondocyo ku cyumweru mu itorero rya Burnette muri Nashville ubwo Emanuel Kidega Samson w’imyaka 25 yinjiraga mu rusengero agatangira kurasa abari mu rusengero.

Pasiteri Joey Spann w’imyaka 60 n’umugorewe Peggy w’imyaka 65 nabo bakomerekeye muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi hamwe n’abandi bantu 4.
Undi wakomeretse mu buryo bukabije muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ni umusore w’imyaka 22 witwa Robert Engle bitewe n’amasasu bamurashe mu gatuza no mu mutwe.

Polisi yahise itangira iperereza kucyateye ubu bugizi bwa nabi, ndetse yatangaje ko Samson wakoze ubu bugizi bwa nabi yari amaze iminsi aza muri uru rusengero mu minsi yashize. Nyuma yo gukomereka mu buryo bukabije Robert yahise agezwa kwa muganga ubu ari kwitabwaho n’abaganga.

Twifatanyije n’umuryango w’umumama waguye muri iki gitero cy’ubugizi bwa nabi witwa Melanie Smith wari ufite imyaka 39 warasiwe muri parikingi y’uru rusengero Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze umuryango wasigaye.

Infochretienne.com
[email protected],org

Bathsheba Borun yavukanye indwara ikomeye avukana umutima utereye hanze, ibintu bidakunze kubaho kuri iyi si, uyu mwana ubwo yagiraga imyaka ibiri yatangiye kugira ubwoba kuko yari amaze kumenya ubwenge agasanga adateye nk’abandi
Yahoranaga ibikomere aho buri wese yavugaga ko atazabaho bikamukomeretsa,

Amakuru dukesha infochretienne avuga ko nyina yakoze uko ashoboye kose ngo amuvuze ahantu henshi hatandukanye ariko biranga
Amahirwe rero nuko we n’umukobwa we kuri ubu umaze kugira imyaka umunani bizera Imana ku buryo biringiye ko itazabakoza isoni kandi ko ihindura ibyanze guhinduka bityo ngo ishobora kumukiza

Mu buzima bwe, Bathsheba avuga ko nta kibazo na kimwe agifite ati” ibyo bavuga byose ni umutima wanjye kandi ni njyewe uwufite njyenyine ku isi, nambara umwenda ukomeye cyane mu gatuza ubundi ngasimbuka nkakina n’abandi bana nkiruka ariko bambujije kwiruka nubwo mbikunda”

Ati” Imana ifite umugambi mwiza kuri njyewe kandi ndi amahoro,sinitaye ku byo abantu bamvugaho kuko ndi mwiza kandi nzaba icyamamare, nzajya ndirimbira Imana abantu benshi bakizwe ku bwanjye

Kuri ubu Bathsheba atuye muri leta zunze ubumwe za America aho nyina yamujyanye kwivuza bitewe nuko aho bakomoka mu burusiya nta nzobere zari zifite ubumenyi ku burwayi bwe

Mu buzima bwa Bathsheba, ni umwana uhora wisekera ntajya ababara na rimwe kandi nubwo ari muto ngo yizera Imana ku buryo bukomeye ari nabyo bizatuma ayikorera naba mukuru ngo kuko no kuba ikimurinze ni ubuntu bugeretse ku bundi

Src: infochretienne
[email protected]

Pasiteri Gunsingh yibasiwe n’abagizi ba nabi bamuziza imyizerere ye ya gikirisitu baramukomeretsa cyane mu mutwe nkuko yabitangaje. Yagiriwe nabi ubwo yari ari kumwe n’inshuti ye Mansingh nawe arakomereka cyane.

Gunsingh na Mansingh bari kumwe kuri moto mu mudugudu umwe wo mu Buhinde ubwo bari bagiye ahantu bakunda gukorera amasengesho. Itsinda ry’abantu basaga makumyabiri na batanu b’abahindu babagabaho igitero batangira kubakubita amabuye ndetse n’inkoni. Biba ngombwa ko bava kuri moto barahunga babonye bahunze moto baraza barayangiza cyane cyane ahajya amavuta barahamena.

Gunsingh yakomerekejwe mu jisho Mansingh bamuca ugutwi. Nubwo bakomeretse cyane abatangabuhamya bagaragaje ko ntabufasha na bukeye bigeze bahabwa n’abatuye uwo mudugudu.

Pasiteri Gunsingh yabwiye International Christian Concern (ICC) uburyo byamugendekeye nyuma yo guhura n’aba bagizi ba nabi yagize ati: “Byari bikomeye cyane nyuma y’isaha duhangana twabashije gusubira kuri moto tubona tubaciyemo turagiye. Twahuye n’ibintu byinshi ariko twaje kubanyuramo tugenda ibirometero 2 bataradukurikira. Ariko ntabwo byaduciye intege twakomeje umurimo w’Imana twari tugiyemo.”

Aba bakirisitu babiri bahisi bajya kwa muganga ariko bahura n’ikibazo cy’ubushobozi bwo kwivuza Babura uburyo bakwitabwaho kugirango babashe bapfukwe inguma bari batewe n’aba bagizi ba nabi. Aya makuru yahise agezwa byihuse ku bakirisitu bari bagiye kugezaho ubutumwa bwiza bituma benshi bagira ubwoba ndetse ab’intege nkeya byatumye batitabira amateraniro.

Ikinyamakuru the Christian post cyatangajwe ko pasiteri Gunsingh agaragaza ko nta bwoba atewe n’ibibazo byose yahurira nabyo mu murimo w’Imana cyane ko bikorwa n’inzego z’umutekano zibirebera. Agaragaza ko nubwo bakubitwa ibiboko batazahagarika umurimo ndetse no kwamamaza imbaraga za Yesu kuko bariho ku bwa Yesu.

Infochretienne.com
[email protected]

Kumarana umwanya na Yesu gusangira nawe kumeza amwe kujyana nawe mu nzira zijya Galileya, kumwumva avuga iby’Ubwami bw’Imana, akora ibitangaza ahagurutsa ibirema akora ibikorwa by’urukundo babona muri filime bituma umuntu amuhishurirwa ariko hari abagirango uwo babonye niwe w’ukuri.

Izi filime zatumye ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi mu bice bitandukanye ku isi. Yesu ni ntagereranywa nta wakwigereranya n’imbaraga n’ubushobozi n’urukundo agira. Ariko Yesu Obispo wagaragaye muri filime atandukanye na Yesu uvugwa muri Bibiliya. Nta wahindura Yesu cyangwa ngo yigereranye n’ishusho y’ubwiza bwe. Abakinnye muri filime bagendeye ku butumwa bwiza bagerageza gukina inkuru zijyanye n’ibyo basomye.

Abakinnye filime ya Yesu n’igihe bagiye bayikinira.

Iyabanje n’iyitwa Yesu w’I Nazareti: yayobowe na Franco Zeffirelli (1977)

Robert Powel wakinnye filime Yesu w’i Nazareti

Robert Powel wakinye filime ya Yesu bwambere mu mwaka ushize wa 2016 yaravuze ngo “Kuva 1977 sindarekeraho kubwira abantu ko ntari Yesu.”
Ubwo yakinaga iyi filime yari afite imyaka imyaka 33 imyaka ingana n’iyo Yesu yari afite ubwo yapfaga. Nibwo bwa mbere yari agaragaye muri cinema yemeye gukina agamije kwibonera amafaranga atitaye ku mpinduka byazanira abantu.

Iyarebwe n’abantu benshi: yayobowe na Peter Sykes na John Krish (1979)

Brian Deacon wakinnye filime ya Yesu yarebwe n’abantu benshi

Yarebwe n’abantu barenga 6.000.000.000 mu nzu zerekana filime zitandukanye. Yahinduwe mu ndimi zirenga 1.500 niyo yarebwe n’abantu benshi cyane ku isi.
Brian Deacon yayikinnye afite imyaka 30 yagize ati “Ntabwo nizeragako nakwemera Yesu nkuko namwumvise ubwo nakinaga iyi filime. Abantu bakunze kumubwira ngo azareke gukina izindi filime bitewe n’umwanya yakinnye muri filime ya Yesu.

Iyinjije amafaranga menshi!: Imibabaro ya Yesu yayobowe na Mel Gibson (2014)

Jim Caviezel wakinnye filime ya Yesu yinjije amafaranga menshi

Yinjije 612.000.000$ filime y’imibabaro ya Yesu igaragara ku mwanya wa 51 muri filime zinjije amafaranga menshi ku isi. Ku munsi umwe abantu barenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi Magana ane bahise bagura DVD tariki 31 Kanama 2004! Mel Gibson yatangaje ko Jim Caviezel ubwo yayikinaga yari afite imyaka 33 nk’iyo Yesu yapfuye afite.

Ubwo Jim Caviezel yangaga gukina ari Yesu bitewe no kwanga ko byagira ingaruka ku zindi filime yateganya gukina Mel Gibson yaramubwiye ngo “ twese twikoreye imisaraba yacu, nutikorera umusaraba wawe uzashwanyuzwa n’uburemere bwawo.”

Iyagaragayemo umuziki mwinshi?: Yesu w’I Nazareti I Yerusalemu yayobowe na Pascal Obispo (2017)

Pascal Obispo wakinnye muri filime iheruka

Nyuma yo gukina igaragaza Amategeko 10 y’Imana muri 2000 n’indi yitwa gutsindwa kwa Adamu na Eva, Pascal Obispo yatekereje igitekerezo cyo gukina filime igaragaza indirimbo zigaragara muri Bibiliya ariyo Yesu w’I Nazareiti I Yerusalemu. Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi Mike Massy niwe wakinye ari Yesu muri iyi filime. Yakinnye afite imyaka 33 hafi 34.

Yagaragaje ko yatewe ishema no gukina ari Yesu bitewe n’uburyo amateka amugaragaza nk’umuntu udasanzwe wakoze ibintu bidasanzwe kandi yaravukiye mu muryango uciriritse.

Infochretienne.com
[email protected]

Amakuru dukesha reuters avuga ko umugore w’imyaka 28 utarashatse gutangaza amazina ye yavuze ko yakorewe iyicarubozo ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo kuko yashakanye n’umugabo w’umukristo gusa

Aya makuru avuga ko uyu mugore yakorewe ibi n’abantu batandatu bakekwaho kuba bafitanye isano ya hafi n’uyu mugore bitewe n’uko yashatse mu bakristo uyu muryango utabishaka

Uyu mugore ngo yatumweho n’umuryango we ko umushaka maze ahageze akorerwa iyicarubozo mu gihe kingana n’iminsi 22 ati” bakoze uko bashoboye ngo bangirire nabi ndetse bahohotere n’umugabo wanjye, bansaba gushakana n’undi mugabo papa yari yampitiyemo utari umukristo” akomeza avuga ko bamugiriye nabi ku buryo bukomeye ndetse bakanamwambura telephone ye bamuciraho imyenda n’ibindi bibi

Mu magambo ye bwite akomeza avuga ukuntu atari we wakorerwaga ibyo gusa ahubwo ko hari n’abandi bakobwa bari bameze nka we aho babasabaga gukaraba bakambara imyenda itose kandi badafite n’aho bari buyumishirize, uyu mugore ngo we yari ashinzwe gukora isuku aho abo bakobwa babaga bari,

Ku bw’amahirwe ngo yaje kwemera kujya gushyingiranwa n’uwo bamutegekaga maze baramurekura asanga umugabo we wa mbere

akarengane gakorerwa abagore bashaka kubana n’abagabo b’abakristo mu buhinde ngo kamaze igihe kitari gito kuko mu myaka ine gusa abakobwa bagera ku bihumbi bibiri ari bo bamaze guhura n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iyicarubozo rikabije

Src: christiantimes

[email protected]

Muri iki gihe hari kugenda haviugwa inkuru zitandukanye ku bijyanye n’abakomeje kwiyita mensiya aho bagaragara mu myambaro y’ibara rimwe bigira ba mensiya bakorega imbaga y’abantu babashuka ko ari ba yesu


abayoboke baba ari benshi

Aha rero habonetse undi mugabo ufite abayoboke batari bake, akaba ari kwiyoberanya muri bo ababuza kunywa inzoga, itabi, gukunda amafaranga n’ibindi nkuko ikinyamakuru the Guardian kibitangaza


akunda abana cyane

Iki kinyamakuru gikomeza kuvuga ko uyu vissarion ari we wiyita mensiya ngo yigisha avuga ko ashaka guhindura amadini yose akaba rimwe gusa, afite abagore babiri n’abana batandatu aho umugore wa kabiri yamudshatse afite imyaka 19 gusa nkuko BBC ibitangaza


amafoto ye aba ari mu ngo z’abayoboke be

Uyu mugabo akomeza kuvuga ko agiye kuzarimbuza isi umwuzure ariko abayoboke be akaba ari bo bazarokoka bagatuzwa ku butaka bwiza bw’isezerano
Abayoboke be ntibajya bakoresha ibintu bivuye mu nganda byaba ibyo kurya cyangwa ifumbire bikoreshereza ibimera karemano gusa


Kuri ubu ngo afite intego yo kubuza abamugana kunywa itabi, inzoga n’ibindi nk’ibyo

Src: The guardian

[email protected]

Abarusiya barenga ibihumbi bamaze iminsi bagana mu majyepfo ya Siberia aho bifuza kureba umugabo wiyita yesu Sergey

Anatolyyevitch Toro niyo mazina ye bwite, uyu mugabo ngo yahoze ari umupolisi aza kubivamo aho kuri ubu ahora mu ikanzu ndende y’umweru n’imisatsi myinshi aho ahora yigisha abayoboke we ku byahishuwe n’uko abayoboke be bagomba kujya barya ibiryo bidakomoka ku matungo

Toro, wiyita vissarion yibanira n’abayoboke be kandi ahora ababuza kunywa inzohga n’itabi, ibintu bitoroshye kubireka muri iki gihugu

Iyo ukurikiranye neza iby’inyandiko nyinshi zitandukanye zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, usanga iherezo rya byose riri bugufi kuko utari uyu wenyine ushaka kwigira mensiya ahubwo usanga hirya no hino mu bihugu bitandukanye abantu nk’ababariyo

Ibintu bikwiye gukangura buri wese ufite mu mutima we inzira zigana isiyoni kuko Yesu yabivuze neza ko benshi bazajya bakora ibitangaza ndetse bakiyitirira izina rye ariko Atari ko biri

Bishatse kuvuga ko ubwami bw’Imana buri hafi, niyo mpamvu buri wese akwiye kuba maso kugirango umwami wacu ubwo azaza nahamagara amazina y’abera nawe uzumve iryawe umusanganire ku bicu

Imana ibahe umugisha

[email protected]

Pasiteri Kenneth Butler wo muri Kingdom Encounter Family Worship Center muri leta ya Ohio muri USA yatawe muri yombi mu cyumweru gishize azira gufata ku ngufu abana b’abakobwa. Aje asanga abandi bapasiteri 2 nabo batawe muri yombi bazira gutera abana inda batarageza imyaka y’ubukure.

Ubuyobozi bwatangaje ko bwataye muri yombi pasiteri Butler ku byaha ahuje na Rev. Cordell Jenkins w’imyaka 46 hamwe na Rev.Anthony Haynes w’imyaka 38 nkuko byatangajwe na Toledo Blade. Batawe muri yombi n’ikigo k’iperereza ku karengane gakorerwa abana. Aba bapasiteri bakurikiranweho kandi n’ubucuruzi bw’abana b’abakobwa babajyana mu bikorwa bibi by’ubusambanyi nkuko byatangajwe n’umuryango WTOL.

Haynes nawe arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14 mu myaka 3 ishize. Butler nawe yahuye n’umwana w’imyaka 15 amusaba ko baryamana nkuko inyandiko y’ubushinjacyaha ibigaragaza. Umwe mu mu basengera mu rusengero ayobora yatangaje ko yabonye Bulter asambanya umwana mu modoka ubwo yegeraga imodoka ya pasiteri agasanga basambanira mu modoka hafi y’urusengero.

Nyuma yo gusambana na pasiteri uyu mwana w’imyaka 16 byaje kumenyekana mu mugi w’iwabo wa Toledo ko atwite pasiteri akora iyo bwabaga kugirango uyu mwana akuremo iyo nda. Ndetse yatanze amafaranga menshi ku bitaro byamufashije gukuramo inda y’uyu mwana ndetse no ku muryango we kugirango iyi nkuru itazamenyekana. Ariko Butler wiyita umuhanuzi ku rukuta rwa facebook avuga ko atigeze asambana n’umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Celia Williamson umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya akarengane gakorerwa abana yabwiye WTOL ko Butler ari gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho nubwo yagaragaraga nk’umuntu wigisha ijambo ry’Imana.

Christian post.com
[email protected]

Minisiteri y’imbere mu gihugu muri Libiya yatangaje ko imibiri y’abakirisitu b’abakopte 21 bishwe n’intagondwa z’abayisilamu zo mu mutwe wa ISIS bari bamaze imyaka 2 bishwe n’izi ntagondwa yabonetse mu cyobo rusange ikaba yarahise ijya gukorerwa ibizamini.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byatangaje ko iyi mibiri basanze yarakaswe imitwe yose nkuko byatangajwe na minisiteri ishinzwe kurwanya akarengane mu mugi wa Misurata.

Abayobozi bamenye iki cyobo rusange cyari kirimo imibiri 20 y’aba bakirisitu baturuka muri Egiputa n’undi umwe w’umunyafurika hataramenywa igihugu akomokamo, bitewe n’umwe mu izi ntagondwa za IS wakiriye agakiza ari mu nzu y’imbohe atangaza aho babajugunye.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Egiputa iri kuvugana Libiya binyuze mu muryango w’abibumbye kugirango iyi mibiri ishyikirizwa imiryango y’ababuze ababo. Ikaba yarahise ijyanwa mu laboratwari ya Misrata kugirango ikorerwe ibizami bya DNA nkuko byatangajwe na Al-Masry Al-Youm.

Izi nyeshamba zimenyerewe ku bazina ya IS, ISIS, ISIL na Daesh zashimuse abandi bakirisitu muri Libiya guhera mu Ukuboza k’umwaka wa 2014 kugera muri Mutarama 2015.

Mu kwezi gushize urukiko rwa Egiputa rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 7 bo mu mutwe wa IS bo mu majyaruguru ya Egiputa bagize uruhare mu rupfu rw’abakirisitu 21 bishwe n’uyu mutwe. Abakirisitu b’Abakopte bakunda kugendagenda muri Libiya bashakisha imibereho ariko bagenda biteguye ko bakorerwa akarengane gakomeye ndetse ko bakuramo n’urupfu.

Umwe muri aba bakirisitu yagize ati “Tuzi neza ko kujya muri Libiya ari nko gusanga urupfu ariko ntayandi mahitamo dufite, abenshi bagiye muri Libiya bitewe n’ubukungu butifashe neza ariko abakirisitu bagahura n’akaga gakomeye.”

Bishop Amba Angaelos umuyobozi w’itorero r’abaorutodoxe b’Abakopte umwaka ushize ubwo yari mu materaniro yavyze ko imwe mu mpano bafite ari uko izi ngorane bahura nazo zibazanira gushyira hamwe kw’abakirisitu. Ariko agaragaza ko hakwiriye gukomeza gukorwa ubukangurambaga kugirango akarengane gakorerwa kagabanuke.

Christian post.com
[email protected]

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko w’umu kristo yakubiswe n’abashinzwe umutekano muri iki gihugu kugeza ubwo apfuye kuberako yenderanije na mugenzi we w’umu islam biganaga mu ishuri rimwe mu mezi ashize

Ku itariki 9 z’uku kwezi nibwo Arsalan Masihu yari ari mu ishuri ryigenga rya Jhabran mu mudugudu wa Mandi ho mu ntara ya Punjab agiye kubona abona abapolisi barindwi barindwi baramusohoye baramukubita kugeza ashizemo umwuka

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana w’umukristo, umubyeyi we yatangarije ikinyamakuru Morning Stars News ko hari umupolisi umwe wari uzi uyu mwana akaba ari we watungiye bagenzi be agatoki kuri Arsalan ubundi batangira kumuhondagura, uwarimu wari mu ishuri ngo yagerageje kubahagarika ariko biba iby’ubusa baramukubita kugeza apfuye

Se w’uyu mwana akomeza avuga ko umwe mu bapolisi yamukubise ikibuno cy’imbunda mu mutwe agatangira kuvirirana, bamugeza mu modoka agahita apfa bamujugunya hakurya y’umuhanda barigendera

Mushtaq, umwe mu bakristo bakurikiraniye hafi iby’iyi nkuru avuga ko nyakwigendera yakubiswe na mugenzi we amuziza ko yanze guhindura idini ngo ajye muri islam, bivugwa kandi ko se w’umwana w’ umu islam ari umukuru w’abapolisi bo muri ako karere akaba ari we wohereje bagenzi be kwica Arsalan

Igitangaje kurutaho nuko mu bakoze ayo mahano nta n’umwe wigeze ahanwa, ibikorwa nkibi by’akarengane gakorerwa abakristo muri iki gihugu byaherukaga mu kwezi kwa munani aho undi mwana yishwe azira kuba yanywereye amazi mu gikombe kinyobwamo n’abanyeshuri bose ariko we akaba yari umukristo

Src: Morning Stars News

[email protected]

Nibura amatorero 2 muri Ositaraliya yagaragaje mu mpera z’icyumweru ibyapa bihamagarira abantu gutora itegeko ryemerera abantu gushakana bahuje ibitsina ku nyandiko zagaragaraga ku byapa bari bitwaje.

Drew Mellor, pasiteri akaba n’umuyobozi w’itorero Anglican I Melbourne nubwo atigeze abwira abayoboke be ibijyanye no gutora itegeko ryo gushakana kw’abahuje ibitsina ariko yabonye itorero ayoboye harimo abakangurira abandi ubutingani.

Ariko abakuru muri iri itorero ntabwo bishimiye iyi myitwarire bagaragaje ko ari imyitwarire mibi idakwiriye abakirisitu kuko ari ukudaha agaciro umusaraba ndetse bagaragaza ko ari ikintu kidakwiye kwihanganirwa nkuko Mellor yabitangaje ku cyumweru.

Pasiteri yamaganiye kure ibi bikorwa nubwo bishyigikiwe n’abantu benshi muri iki gihugu, atambutsa ubutumwa agaragaza ko adashyigikiye na gato abashakana bahuje ibitsina nubwo Paruwasi ayobora igaragaramo bagaragara ababana bahuje ibitsina.

Avuga ariko ko batarasezeranya mu rusengero ayoboye abaryamana bahuje ibitsina, kandi ko atifuza ko uyu mwuka mubi w’ababana bahuje ibitsina utagakwiye gukomeza kwamamara muri Ositaraliya.

Itorero ry’Ababatisite rya Waverley rikorera hafi y’imisozi ya Wheelers naryo ryamaganye ibyapa bisaba abantu gushakana n’abahuje ibitsina nkuko byatangajwe na David O’ Brien pasiteri muri iri torero agaragaza ko ibi bikorwa atari byo.

Yagaragaje ko amatorero adakwiriye gushyigikira ibikorwa byo gushyingira abashakana bahuje ibitsina, ndetse ko n’abafite iyo myemerere nabo badakwiriye guhutazwa ahubwo bakwiriye kwigishwa kugirango babone umugambi wa satani uru mu gushyingira ababana bahuje ibitsina.

Mu kwezi kwa Nzeri itorero rimwe rya gikirisitu rya Brisbane ryibasiwe n’abantu kubera ko batangaje ko gushyingiranwa bikorwa gusa iyo umugabo ahuye n’umugore badahuje ibitsina.

Itorero rya Anglican muri Ositaraliya ryashyize ahagaragara amadorali y’amanyamerika asaga miriyari kugirango barwanye gushyingiranwa kw’abashakana bahuje ibitsina mu gihugu ariko biragoye nkuko byatangajwe na Archbishop Glenn Davies.

Christian post.com
[email protected]

Ku myaka 6 nibwo Mully yatawe n’ababyeyi be, atangira kubaho ubuzima butagira aho kuba, kubura amafunguro nta n’umuntu n’umwe umwitayeho. Yisanze asigaye aba kumuhanda ntamutabazi n’umwe afite. Muri ubwo buzima Mully ntabwo yatekerezaga ko ubuzima buzongera kubona umurongo.

Mu gushaka kuva mu buzima bubi yari arimo Mully yatangiye kwiyegereza abashoferi ba taxi n’abatwara amavatiri Imana ibamuheraho umugisha bituma abona umugisha muri uyu mwuga, bigera ubwo abona amafaranga menshi.

Avuga ko iyo Imana ishaka ko uyikorera, ntabwo ushobora kuyicika nubwo washaka guhunga ariko ntaho wajya Imana igushaka.

Mu mwaka wi 1986 nibwo yashyingiwe akaba afite abana 8, Mully ahita yakira umuhamagaro w’Imana mu mutima we. Nyuma yo kwakira Agakiza yakomeje kubabazwa no kubona abana bakiba ku mihanda, agaragaza ko yaterwaga agahinda no kubona ubuzima babayemo kuko nawe yari yarabubayemo.

Mully yafashe ikemezo cyo kugurisha ibyo yari atunze byose kugirango abe umubyeyi w’abana bose bo mu muhanda, byatumye atangiza umuryango “Mully Children’s Family” iki kigo yatangije gifasha abana benshi kugeza n’uyu munsi kiza mu bigo binini bikomeye muri Afurika.

Papa Mully agaragaza ko urugendo rwo kwita kuri aba bana rutari rworoshye kuri we n’umugore we kuko byatumye ishuti ze zimucikaho ndetse n’abo basenganaga.

Ariko Mully ntabwo yicuza ikemezo yafashe kuko abarenga 13.000 banyuze muri iki kigo “Mully Children’s Family” bamwe babaye abaganga, abenjeniyeri, abahanga mu bumenyi, abarimu, n’abavoka. Avuga ko afite inzozi zo kubabona bahindura isi, bagirira umumaro igihugu cyabo cya Kenya, n’umugabane wa Afurika bafashijwe na Kirisitu ubaha imbaraga zo gukora ibyo bakora.

Infochretienne.com
[email protected]

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 ukwakira 2017 ahagana mu masaha ya mugitondo nibwo humvikanye inkuru y’akababaro ivuga ko Pastor NSONERA RUGAMBA Lazare wagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya korari Bethlehem y’I gisenyi yitabye Imana

Amakuru atugeraho avuga ko nyakwigendera yitabye Imana azize uburwayi nkuko itangazo ryaturutse mu buyobozi bukuru bw’itorero ADEPR ribigaragaza

Ni inkuru ibabaje cyane ku bakristo b’I gisenyi aho Pastor Nsonera yayoboraga kuko bamubonagamo umuntu w’umumaro cyane ko bari baramwise umuyobozi w’ibihe byose bitewe n’ubukristo n’ubunyangamugayo bwamurangaga

Nyakwigendera Pastor NSONERA RUGAMBA Lazare Imana imuhe iruhuko ridashira

[email protected]

Ibi Mark Batterson yabitangaje nyum y’uko mu masengesho yaraye ateguwe kuri uyu wa 24 ukwakira 2017, hihaniyemo abantu batari bacye

Ubusanzwe uyu mu pastor asanzwe akurikirwa n’abantu bagera ku 3500 I Washington, ibintu utapfa gusanga ahandi kuko usanga benshi bihugiyeho abandi bari muri gahunda zabo za buri munsi ariko ngo kubera ukuri azwiho gusa bimuha amahirwe yo gukurikiranwa n’abantu benshi aho aba 3500 baza muri buri teraniro

Abajijwe ibijyanye n’icyatumye ubwitabire buba bwinshi kuri uyu munsi, yavuze ko buri wese aba yifuza kuza kuganira na we bitewe n’ukuri afite ku by’ijuru bigatuma abantu bitabira amasengesho aba yateguwe ku bwinshi

Ati kandi icyo twasengeraga ni ukugirango Imana irinde igihugu cyacu bityo abantu bagombaga kwitabira ari benshi

Ku musozo w’aya masengesho twabonye ibintu bihinduka abantu bakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo ni naho mpera mvuga ko amasengesho yahinduye umujyi wacu
Src: christian news
[email protected]

Kuri uyu wa kane tariki 26 ukwakira nibwo Pastor NSONERA RUGAMBA Lazare yashyinguwe n’imbaga y’abantu batari bacye aho buri wese yifuzaga guherekeza nyakwigendera usize amateka akomeye mu karere ka Rubavu aho yari atuye

Aba pastor batandukanye bari bahari

Pastor NSONERA azwiho kuba yari umwe mu batangije korari Bethlehem izi kuririrmba akaba yarazwiho ubunyangamugayo

abaririmbyi ba bethlehem bari bari mu gahinda

Pastor NSONERA yavutse mu mwaka w’1957, apfa tariki 24 ukwakira 2017 azize uburwayi, asize umugore n’abana barindwi

Imana imuhe iruhuko ridashira

Src: Ibyishimo.com

[email protected]

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017 kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa sita(12h00), ku rusengero” King Jesus Faith Church Rwanda” ruri mu mudugudu wa Mubuga ya mbere, Dorcas Legacy Organization yateguye igikorwa cyo kuremera abatishoboye bo mu kagari ka Masoro,umurenge wa Ndera ho mu karere ka Kicukiro.

Dorcas Legacy Organization ni umuryango wa Gikristo ufasha abatishoboye barimo: abapfakazi,abatandukanye n’abo bashakanye,ababyariye iwabo,abana b’abakobwa barera barumuna babo bakabafasha kubona ibikoresho nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuryango Dorcas Legacy Organization ushishikariza abantu bose bafite umutima utabara gufasha abo batishoboye kubona ubwishingizi mu kwivuza(Mituel de Sante),imyambaro,ibiribwa,ibikoresho by’isuku,ibikoresho by’ishuli ku bana babo,kubabonera imashini zidoda imyenda n’ibindi.

Uyu muryango kandi ukaba usaba abumva bafite umutima wo gufasha no kubashyigikira muri iki gikorwa cy’urukundo kuza kwifatanya nabo kuri uriya munsi wavuzwe haruguru cyangwa utabasha kuhagera ukaba wakohereza ubufasha bwawe.
Ku bindi bisobanuro wahamagara Kamanzi Francoise kuri nimero zikurikira:0788525265 cyangwa 0725966157

Dufatanye gukora umurimo w’Imana nk’uko, Ijambo ry’Imana ribidukangurira: Yakobo 1:27

Bagira igihe cyo kwirirwa basenga


Nyuma yo kwigisha bishira mu matsinda yo kwiteza imbere

Abakijijwe barabatizwa

Bahabwa inyigisho z’ isanamitima

Bamwe muribo batangiye kwigishwa imyuga

Imyaka 25 irashize Korale Philadeliphia ya ADEPR Nyamata itangiye umurimo w’Imana, iyi myaka yaranzwe n’amateka atandukanye afite byinshi avuze ku baririmbyi b’iyi Korali, abantu benshi bakaba bayimenyereye mu ndirimbo nka “Yesu mucyo w’abakwizera”, “Mbona ururembo”, “Umukozi w’Umuhanga” ari nayo yitiriye album yayo ya mbere yitegura kumurika n’izindi.

Mu kiganiro agakiza.org yagiranye na Bwana Rangira Kito umuyobozi w’iyi Korali, yadutangarije ko kuri iki cyumweru tariki ya 17 ukuboza 2017 aribwo hateganijwe igiterane cyo kumurika ku mugaragaro indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho ziri ku muzingo ( Album ) ari indirimbo 11, akaba ari igiterane batumiyemo korali Holly nation ikorera umurimo w’Imana muri Paroisse ya Gatenga, ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR mu Rwada, Bwana Rangira yakomeje atangaza ko bageze mu myiteguro ya nyuma ko igisigaye ari uko itariki igera, bityo abakunzi bayo baturutse mu mpande zose bagasomerwa uru rwandiko rw’amateka yabo.

Ijisho ry’umunyamakuru wacu wagiye mu myitozo yabo ryaturebeye kimwe mu bintu bizatuma iki giterane kiryoha

1. Korali izakora umuziki w’umwimerere (Live music)
2. Ni igiterane kizitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru mu itorero barimo n’umuyobozi w’ururembo rw’amajyaruguru ari nawe wayise izina bafite.

3. Kuba ari korali y’abantu bakuru bazitwara nk’abantu bakuru
4. Ni korali ifite imikoranire myiza n’itangazamakuru.
5. Hatagize igihinduka Muri concert yabo umwigisha w’uwo munsi ni umuvugizi w’itorero ry’ADEPR mu Rwanda
6. Kuba baratumiye korali Holly Nation izwi nk’imwe mu makorali y’abakiri bato azwiho kuririmba neza mu mujyi wa kigali.
7. Ikindi ni uko bashaka kwigaragaza neza kuri Album yabo ya mbere

Tubibutse ko iyi Album yabo bazayishyira ku mugaragaro kuri uyu wa 17/12/2017, igikorwa nyamukuru kikazatangira saa saba n’igice ( 13:30’) aho bazaba banari kumwe na korali Umuseke ikorera umurimo w’Imana kuri ADPR Nyamata,n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Nababwira iki rero ihuriro ni ihuro tuzahurira kuri ADEPR Nyamata twuzuzwe umwuka wera kumwe na Chorale Philadelphia

Inkuru ya Twahirwa JB

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) wifatanyije n’abana bafungiye muri Gereza y’Abana ya Nyagatare ‘’Nyagatare Juvenile Prison’’ kwizihiza Noheli n’Umwaka mushya wa 2018. Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017 ni kmwe muri gahunda zitandukanye uyu muryango wa Gikristo ugenda ukorera hirya no hino muri za gereza mu Rwanda muri gahunda yayo yo kugeza ibyanditswe byera ku bantu mu ngeri zitandukanye.


Aha abana bishimiraga gusangira Noheli n’Umwaka mushya

Umunyamabanga Mukuru wa BSR (Bible Society of Rwanda) Rev. Mukamakuza Thérèse yavuze ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kwifatanya n’abana bafungiye muri iriya gereza kwizihiza Noheli n’Umwaka mushya wa 2018 nk’ikimenyetso cyo kubaba hafi. Yakomeje avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma y’iminsi mike bahatanze Bibiliya zo kubafasha ariko bagasanga byanaba byiza bafashe umwanya nk’Umuryango wa Gikristo bakegera aba bana nubwo bafungiye ibyaha bitandukanye ariko kandi hakiri amahirwe ko nyuma yo kugororwa bagirira umuryango nyarwanda akamaro.

Ati ‘’Twaje hano nk’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ngo tubabwire ko tubakunda kandi n’Imana ikibakunda, niyo mpamvu twaje gusangira namwe Noheli ngo tubifurize kuzasoza umwaka mufite ibyiringiro by’uko Imana ikibafitemo icyizere uko byaba bimeze kose.’’

Umuyobozi wa Gereza y’Abana ya Nyagatare MATEKA G.Vincent yashimiye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ko batekereje kuri abo bana bakajya kubifuriza Noheli nziza n’Umwaka mwiza wa 2018. Ati ‘’Mu izina ry’Ubuyobozi bwa Gereza ya Nyagatare turabashimiye cyane ko mwafashe uyu mwanya mukaza kubana natwe kandi mukanatugezaho Ijambo ry’Imana ngo tubashe kugorora aba bana mu buryo bw’Umwuka, uyu ni umusanzu ukomeye mu gufatanya na Leta gukomeza kugorora aba bana.’’

Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byabimburiwe n’iteraniro bateguriwe na BSR, mu Ijambo ry’Imana hamwe na Pastor Desire Habyarimana usanzwe uyobora Agakiza.org yabwiye aba bana ko nubwo baba barakoze ibyaha bitandukanye ariko mu mutima wa Yesu babasha gukwirwamo bemeye kumwizera no kumweguria ubuzima.

Yifashishije ijambo ry’Imana Luka 8:27-40, yabamenyesheje ko agaciro Imana ibaha karenze cyane uko bakibwira, ababwira ko ibyiringiro bikiri byose ku muntu wese winjiye muri Yesu akemera kubana nawe ubuzima bwose.

Iki gikorwa Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wakoze kuri iki cyumweru kije gisanga Bibiliya 200 aba bana bahawe mu byumweru bibiri bishize ngo zijye zibafasha kumenya ijambo ry’Imana, kuri ubu bakaba bahawe ibitabo by’indirimbo, Imisomyi izabafasha gusoma Bibiliya umunsi ku munsi mu mwaka wa 2018, ibi byose bikaba byasojwe n’igikorwa cyo gusangirira hamwe cyanishimiwe n’aba bana mu buryo bukomeye.

Uretse kandi iyi gereza y’abana mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wegereye abagororwa muri za gereza zitandukanye ubashyikiriza Bibiliya ndetse na bimwe mu bikoresho by’isuku.

[email protected]

Ibitangaza byose uko ari mirongo itatu na bitanu Yesu yakoze nta na kimwe yakoze atakigambiriye atari ukugirango yishimishe cyangwa ngo yigaragaze. Buri gitangaza cyose yakoze yabaga afite ubutumwa ashaka gutambutsa agamije kwerekana imbaraga z’Imana zimurimo ko kandi ari umwana w’Imana.

Hari ubwo Yesu yangaga gukora ibitangaza bitewe n’ababimusabye icyo babaga bagamije. Urugero: Ubwo Herode yabonaga Yesu yarishimye kuko uhereye kera yashakaga kubona ibitangaza akora. Amubonye amubaza ibibazo byinshi ariko Yesu ntiyamusubiza araceceka(Luka 23:8–9).

Uku niko ibatangaza Yesu yakoze bikurikirana:

1-Yesu ahindura amazi divayi: Hano hari mu bukwe bw’i Kana. Yesu yagaragaje icyubahiro cye ko ari umwana w’Imana,agaragaza ku mugaragaro ku atangiye umurimo we (Yohana 2:1-11).

2-Yesu akiza umuhungu w’umutware: uyu mwana yari umwana w’umutware w’umwami. hano Yesu yari i Kaperinawumu, ubwo uyu mutware yaje aramutakira kuko umuhungu we yararwaye ubuganga (Yohana 4:43-53).

3-Yeu akiza umuntu utewe na Dayimoni: Hano Yesu ntabwo yari i Kaperinawumu, hari ku munsi w’isabato amaze kwinjira mu isinagogi, haboneka umuntu utewe na dayimoni, Yesu aramucyaha amuvamo (Luka 4:31-36, Mariko 1:21-27).

4- Yesu akiza Nyirabukwe wa Simoni: Yakijije nyirabukwe wa Simoni nyuma yo kuva gusenga mu isinagogi. Bibiliya ivugako yakijije n’abandi benshi harimo n’abatewe na dayimoni. (Mariko 1:29:31)

5- Yesu akiza umubembe: hano abantu benshi basanze Yesu, hazamo n’umubembe aramutakira cyane bituma akira (Luka 5:12-15)

6- Yesu arobesha ifi nyinshi: Yesu yicaye mu bwato bwari ubwa Simoni ubwo yarasanze amesa inshundura bakesheje ijoro ryose abroba ntacyo babonye (Luka 5:1-11).
7-Yesu akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare: Hano Yesu yari i Kaperinawumu. Umutware utwara umutwe w’abasirikare araza aramwinginga ngo amukirize umugaragu we wari urwaye, Yesu aramukiza (Matayo 8:13).

8-Yesu akiza ikirema: Abantu bamuzaniye ikirema bagihetse mu ngobyi abonye kwizera kwabo akiza icyo kirema ibyaha ndetse n’uburwayi (Matayo 9:2).

9- Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko: Hano Yesu yagiye mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko nubwo amategeko y’Abafarisayo yabuzaga kugira icyo gukora ku isabato ari nabyo bamutegesheje ariko Yesu yaramukijije ukuboko kumera nk’ukundi (Matayo 12:13).

10- Yesu azura umwan w’umupfakazi: uyu mwana yari uwo mu mudugudu witwa Nayini kandi uwo mwana wariwapfuye yari umwana w’ikinege. Yesu abonye uwo mugore arira amugirira imbabazi niko gutegeka ikiriba umwana aba muzima. (Luka 7:14).

11-Yesu aturisha inyanja: Yari yikiranye mu bwato n’abigishwa we bagitsuka we arasinzira, mu nyanja hazamo umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa, baramukangura acyaha umuyaga amazi aratuza. (Luka 8: 24).

12- Yesu yohereza abadayimoni mu ngurube: Yari mu gihugu cy’Abagadareni, ahura n’abantu babiri bavuye mu mva batewe n’abadayimoni, ari abasazi. Abadayimoni basaba Yesu ko abohereza mu ngurube, Yesu arabemerera.(Matayo 8:32).

13- Yesu akiza umugore uri mu mugongo: Uyu mugore yagiye yiruka mubantu ashaka gukora kuri Yesu akimukoraho arakira (Mariko 5:29).

14- Yesu azura umukobwa wa Yayiro: Yayiro yaje yirukira Yesu amubwirako umukobwa we amaze gupfa,Yesu ajya iwe afata ukuboko agakobwa ke karabyuka,kaba kazima. (Matayo: 9:18,23-26).

15-Yesu ahumura impumyi ebyiri: Avuye kwa Yayiro,yahuye n’impumyi ebyiri ziramutakambira ngo azikize,muri ako kanya akora ku maso yazo zirahumuka.(Matayo:9:27-31).

16- Yesu akiza ikiragi: Hano yakijije ikiragi gitewe na dayimoni. Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga bitangaza abantu bituma babona ariwe muhanuzi wari ukwiriye Isirayeli (Matayo 9:33).

17- Yesu akiza umuntu umaze igihe kinini amugaye: uyu muntu yari amaze imyaka mirongo itatu n’umunani ku kidendezi cyitwa Betesida, hanyuma Yesu amwitegereje amenyako amaze igihe kirekire arwaye hanyuma aramukiza(Yohana 5:8).

18-Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu: Aba bantu barengaga ibihumbi bitamu kuko babaze abagabo gusa. Yesu yatubuye imigati itanu n’ifi ebyiri abigaburira abantu baribaje kumwumva (Yohana 6:1-15).

19-Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja: Abigishwa ba Yesu baribamaze kumusiga kandi bwije bari hafi yo kwambuka bamubona agendesha amaguru hejuru y’inyanja baratinya ariko arababwira ati “ mwitinya”(Yohana 6:19).


Bibiliya itubwirako Yesu yahozeho kandi yahoranye n’Imana kandi Yahoze ari umunyembazi na nuyu munsi ntabwo yahindutse aracyakora imirimo n’ibitangaza. Uretse ahantu hamwe gusa yavumye umutini ugahita wuma ariko ahandi hose Yesu iyo yabonaga abantu bababaye yarababaraga , urugero ubwo yari amaranye n’abantu iminsi itatu ku musozi yanze kubarekura batariye kubera impuhwe yabagiriye. Ubwo nabwo yageraga kwa Razaro yasanze abayuda barira, Yesu ararira. birakwiye ko abakristo bikomeza ku mwami Yesu ,bakamwikoreza amaganya yabo kuko yita kuri buri umwe kandi ntanezezwa no kubona abantu be bashavuye.

Ismael [email protected]

Nick Vujicic ni umugabo wavutse atagira amaboko n’amaguru ndetse akaba ari bwo buzima yisanzemo kuva yavuka, uyu munsi wa none ni umuvugabutumwa mpuzamahanga aho agenda yamamaza ubwami bw’Imana hirya no hino ku isi


Nick n’umugore we n’umwana

Ibi byose akabikora atagira amaboko n’amaguru kandi Imana ikamushoboza mu mwaka wa 2012 nibwo yakoze ubukwe n’uwitwa Kanae MIYAHARA bakaba bari bafite abana babiri
Mu minsi itatu ishize nibwo humvikanye inkuru nziza yuko Imana yagiriye neza uyu muryango ikaba yabahaye abana babiri b’abakobwa baza biyongera kuri babiri b’abahungu bari bafite

bari mu byishimo byinshi

Mu bigaragara, umuvugabutumwa Nick yari ategeranije amatsiko menshi aba bana ho mu mafoto byagaragaraga ko abahaye ikaze kandi abafitiye ubwuzu bwinshi


aha bari bagitegereje abana

Ibyo Nick yavuze byaje kuba impamo tariki 20/12/2017 ubwo umugore we yaje kwibaruka impanga z’abakobwa ari bo Olivia Mei Vujicic na Ellie Laurel Vujicic baze basanga Kiyoshi James Vujicic na Dejan Levi Vujicic nkuko urubuga mychristiandaily.com rubitangaza


ba Vujicic bakiriwe neza mu muryango

[email protected]

Ni mu kiganiro twagiranye n’abana basengera kuri Paruwasi ya ADPR Gatenga, kuri uyu wa kane. Ubwo twabasanze barimo gusubiramo indirimo (repetition) bakunze gukoresha mu materaniro y’abana cyangwa rimwe na rimwe mu materaniro y’abantu bakuru ku cyumweru, badutangariza agaciro baha guhurira hamwe bagakora itsinda ryo kuririmba no gusenga (Chorale).

Iyo witegereje aba bana usanga bari mu kigero cy’imyaka hagati y’irindwi(7) na cumi n’itanu(15), mwaganira ugatungurwa n’uko usanga bazi ibyanditswe byera. N’ubwo bakiri bato ariko ntibasobwa iyo bakubwira impamvu z’ibyiringiro byabo ibatera gukora urugendo bava mu ngo z’abayeyi baje kuririmba doreko harimo n’abadaturiye urusengero. Aba ni bamwe mubo twaganiriye batubwira uko babona itandukaniro ryabo n’abandi badafata igihe ngo baze gusenga, bashimangiyeko kwitoza gukorera Imana bakiri bato bibarinda ingeso mbi kandi bizatuma bajya mu ijuru.

Ishimwe Valentin ni Umwana ubayoboye mu gihe kinga n’umwaka, usanga anabigisha amajwi n’indirimbo, tumubajije impamvu y’umurimo bakora yadusubije agira ati «Kuririmba bituma abana benshi tujijuka, abandi bagakurikira Imana, twe ntiturwana, ntiduterana amabuye, ntidutukana niho dutandukaniye n’abandi » yatubwiyeko bafite indirimbo nyinshi harimo : Alufa,Herode, Abakozi, Umwami Yesu , Umukiza, Aburahamu. Abagore ,Umwana.


Uwamariya Josephine, nawe ubafasha kwiga indirimbo yatubwiye uko babona gusenga bakiri bato. Yagize ati «Iyo tuje kuririmba ababyeyi bacu barishima kandi n’Imana yumva abana batoya natwe bitugirira akamaro » .


Abayisenga Shama Belte ni we uvuza ingoma yatubwiyeko nubwo ari muto nawe azi ibanga ryo gukorera Imana akiri muto .Yagize ati « Nkange nkoma Ingoma kandi iyo nyivuza numva nishimye cyane, sinigeze niga kuyivuza, uko nagiye nza buhoro buhoro nagiye mbimenya hakaba hashize amezi abiri. Iyo mvuye hano ndagenda nkakora imirimo yo murugo kuko batwigisha kubaha Imana, kandi twe tuzajya mu ijuru, abataza gusenga bazasigara»

Twaganiriye kandi na Ev Businge Fred umubyeyi kandi ukijijwe agira inama atanga ku babyeyi usanga bima umwanya wo gusenga abana babo ashimangira neza umumaro abona mu gutoza abana gukorera Imana bakiri batoya n’umumaro bifitiye itorero ry’ejo hazaza.
Yagize ati «Ubundi umwana ni icyaremwe gishya aba yera nta kizinga ,agenda afata ibyo atozwa n’abarezi be uhereye ku babyeyi, bakuru be, ibyo abona mu bari hafi ye ukageza ku barimu bazamwakira nabo bakongeraho ibindi » .

Yagarutse kucyo Bibiliya ivuga kuburere umwana ukwiriye guhabwa yagize ati « Bible Ijambo ry’Imana risaba umubyeyi yuko akwiriye kumenyereza cg gutoza umwana inzira akwiriye kunyuramo ubuzima bwe kuko nakura atazayivamo, umunyarwanda we ati "igiti kigororwa kikiri gito" iyo hatabayeho kumumenyereza inzira akwiye kunyuramo niho usanga. Imigani 22:16 akurana ubupfapfa buhambiriwe ku mutima we! Kwirinda ubwo bupfapfa nuko ashakirwa abarezi bamutoza ibyiza bizamugirira umumaro ejo hazaza bityo nawe bikamufasha kugirira umumaro umuryango, society, n’igihugu cye muri rusange. »

Umwana utojwe uburere bwiza niwe uvamo umugaragu mwiza wo kwifuzwa na Shebuja cg Nyirabuja. Mukubatoza rero hakubiyemo no gukebura cg guhana umwana kugira ngo abashe gukurikiza uburere bwiza atozwa n’abarezi be.
Ababyeyi bafite inshingano ikomeye yo gutoza umwana no kumubera urugero rwiza cyane cyane gukorera Imana kugirango azavemo umuntu muzima ushimwa n’abantu n’Imana.


Mu mafato uko bababakora repetition (Gusubiramo indirimbo)

abataruzuza imyaka yo kujya muri chorale nabo baza kureba

Kubera kumva babikunze baba bitegereza neza ibyo bakuru babo bakora



Bahigira no gukoresha ijyana y’indirimbo badahushanya

Uko izindi chorale zitagira umucuranzi umwe hano naho abakoma ingoma ni babiri(2)


Nubwo batarakura bajye muri chorale ariko bazi akamaro ko kwitwaza ijambo ry’Imana

Umuyobozi wabo aba abari imbere aberekera uko babigenza

Ismael Kayishema @Agakiza.org

Iki gikorwa cyo gufunga insengero kije nyuma y’inama yahuje urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza (RGB) hamwe n’amadidini n’amatorero , yabaye tariki ya 20 Gashyantare2018.

Umwanzuro wo gufunga insengero watangiye nyuma yo gusanga zitujuje ubuziranenge, ni ukuvuga imyubakire n’imiterere y’insengero ishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abayoboke bazo. Mu nsengero 480 zimaze kugenzurwa mu karere ka Gasabo na Nyarugenge, insengero 203 nizo zimaze gufungwa kubera kutuzuza bimwe mu bigenderwaho. Bapima niba urusengero rwujuje ubuziranenge ari byo :Ibyangombwa bitangwa na RGB, Icyemezo cy’ubuyozi bw’akarere, kuba badasengera muri shitingi, Ubuso bungana ½ cya hegitari,inyubako yuzuye kandi ifite ibyangombwa byo gukoreramo, Kuba rufite sound proof(akagaruramajwi) ku nsengero zegereye ingo z’abaturage, Kuba badakorera mu nzu yagenewe guturwamo, Ubwiherero buhagije, Parking, bafite uburyo bwo gufata amazi.

Uyu mwanzuro wo gufunga insengero ushyizwe mu bikorwa abenshi baraburiwe kuko ikibazo cy’amadini akorera mu kajagari cyakunze kugarukwaho kenshi mu nama zidatandukanye, hari nabagiye basabwa gukosora bimwe mu byo basabwaga ntibabikore. Ku ikubitiro hafunzwe insengero 2 zikorera mu mujyi wa kigali, Nyarugenge harimo Itorero Inkuru nziza na Redeemed Gospel church ya Rugagi.

Mu nkuru dukesha igihe.com ivugako iki gikorwa kitagarukiye ku nsengero gusa kuko hari n’imisigiti ibiri yafunzwe iri mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Ijambo amadini y’inzaduka rikunze gukoreshwa cyane bashaka kumvikanisha idini rifite amatwara atandukanye n’andi madini yaribanjirije, ni ukuvuga imyigishirize yaryo, imyambarire y’abarisengeramo, imisengere n’imiririmbire.
Amadini n’amatorero arushaho kuvuka ku bwinshi nyamara ugasanga amenshi atujuje ibisabwa , aho usanga abayashinze batabifitiye ubumenyi buhagije byibura kuba barize ishuri ry’iyobokamana(Theology), Ntaho byari bitandukaniye nkwakwakundi umuntu arota ikintu bugacya cyabaye.

Abenshi bagenda bakemanga ubwinshi bw’amadini n’amatorero bigenda bivuka uko bwije nuko bukeye aho babigereranya n’uburo bwinshi butagira umusururu, kuko usanga hari benshi bayashinga bagamije gusha indoke atari ukuzana icyazimiye nk’intego yariyarazanye Yesu ku isi. Kuba amadini yangisha abayoboke bayo gahunda za Leta harimo kwanga gutora, amadini usanga ahora mu makimbirane adashira kubera imitungo y’itorero. Abenshi mu bashinga amadini muri iyi minsi usanga bavugako impamvu yo gushinga idini ari impano bifitemo nk’uy’ubuhanuzi, uburondozi no kubwiriza cyane.

Twibukeko intego Yesu yasigiye intumwa ari ukubwiriza ubutumwa bwiza butuma abantu bihana bagakizwa, bakizera kugirango batazacirwaho iteka kandi ababwira n’ibimenyetso bizagendana n’abizera: Bazafata inzoka, bazirukana abadayimoni,bazavuga indimi nshya, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire. (Mariko16:15-18),Yohana umubatiza yabwiye abantu kwera imbuto zikwiriye abihanye (Luka3:8), Yesu nawe yabwiye abantu ko bakwiye kwihana kuko ubwami bw’Imana buri bugufi (Luka4:17). Ikirenze kuri iri jambo umuntu aba yikorera ku giti cye mu by’Imana ntabwo aba akorera Imana mu bantu bayo.

Ese uracyagendana n’ibyo bimenyetso ?

Umubare w’amatorero mu Rwanda ugenda uzamuka ku kigero cyo hejuru aho mu mwaka 2012 habarurwaga amatorero 180 ariko nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza gitangiye kuyandika hagaragaye amatorero 1500 mu mwaka wa 2016, hatabariwe akorera mu rwihisho. Tugereranyije n’igihe gishize kuriubu mu Rwanda hari amadini arenga 2000.


iyi ni ifishi irigenderwaho bagenzura ubuziranenge bw’insengero

insengero zubatse mu mahema zafunzwe

iki ni kimwe mu byumba by’ amasengesho byafunzwe

urusengero rwa Rugagi ni rwo rwafunzwe ku ikubitoro

[email protected]

Nyakwigendera Rev. GASANA Justin wabaye umuvugizi wa mbere wungirije w’itorero ADEPR mu Rwanda ubu yitabye Imana kuwa 22 gashyantare 2018 azize uburwayi
Atabarutse yari ari mu kiruhuko cy’izabukuruaho yasengeraga kuri paroise ya ADEPR Remera

Nyakwigendera Rev. GASANA Justin

Rev. GASANA apfuye afite imyaka 74 akaba asize umugore n’abana 10 ndetse n’abuzukuru 35 nkuko ikinyamakuru Ibyishimo.com dukesha iyi nkuru kibivuga
Kuri ubu Rev. GASANA yasezeweho bwa nyuma n’abakristo ba remera ndetse n’inshuti n’imiryango

Wari umuhango witabirewe n’abantu batari bacye cyane ko nyakwigendera yari azwi cyane bitewe nuko yagiye yagura ubwami bw’Imana mu turere dutandukanye

Abantu bari benshi cyane

Imana imwakire mu bayo

Src: Ibyishimo.com

Bitewe n’urujijo rwabonetse mu bantu tugendeye ku bitekerezo byagiye bitambuka cyangwa se nkuko hari imvugo zogeye muri iyi minsi “ABAHANUZI B’IBINYOMA”, agakiza.org twashatse kumenya ese ni iki Bibiliya ivuga ku Buhanuzi bw’ibinyoma cyangwa uhanura ibivuye ku Mana isumba byose?

“Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba kitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye” (Ugutegeka kwa kabiri 18:22)

N’ubwo uyu murongo utanga igisubizo gihagije ariko hari n’ibindi bimenyetso byatuma umuntu amenya inzira nziza n’ ijwi ryiza, mu gihe cy’umwijima ugoye umugenzi uri mu rugendo rujya mu ijuru.

Ibi ni bimwe biranga umuhanuzi w’ukuri

1.Ahamagarira abantu kwihana ibyaha

Umuhanuzi w’ukuri ashishikariza abantu gukora umurimo w’Imana aruko abanje kumva ijwi ry’Imana. Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Hagayi kugirango abwire ubwoko bwa isirayeli kutaguma kuba mu nzu zibitabashwa nyamara inzu y’Imana ari umusaka(Hagayi21:2-9). Zakariya yabwiraga abantu ko bakwiye kureka ingeso zabo bakereka kumera nka basekuruza Imana yabwiraga kureka ibyaha ariko bakanga (Zakariya 1:3-4

2.Yirinda kuvuga ibyo atumvise

Abahanuzi benshi bagerageza gusa n’abavuga iby’Imana nyamara ugasanga atariko bimeze. Hagayi yavuze ijambo rivuye ku Mana bituma abantu bamwumva kandi barahindukirira Imana. Uyu munsi itorero rifite ikibazo gikomeye kubera abahanuzi : Abenshi bahanura nta jwi ry’Imana bumvise bashaka kumenyekana, bashaka indamu. Umuhanuzi akwiye gutandukanya ijambo rye n’iry’Imana, nashaka kuvuga igitekerezo cye ntavugeko ari Imana ivuze gusa n’ibyo biriho uyu munsi mu itorero.(Hagayi1:12)

3.Atinya Imana

Umuhanuzi w’ukuri atinya Imana kandi akayubaha mu byo akora, ntabwo atinya abantu. Mu byo akora ahora yibaza, ese ni uwuhe musaruro Imana ibona muri ibi ?

Yesu yahanuye abigishwa be ababwirako mu minsi yanyuma hazaza abamwiyitirira, ababwirako bakwiye kwirinda umuntu wese uzaza abashuka kandi ko bazayobya benshi(Matayo24:4-5)

“ Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza,kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka” 25 Dore mbibabwiye bitaraba
“Nuko nibababwira bati “Dore ari mu butayu, ntimuzajyeyo, cyangwa bati dore mu kirambi, ntimuzabyemere.” (Matayo 24:24:26)

Ntugatangazwe nuko hari abakora ibitangaza byinshi nyamara badakoreshejwe n’Imana, kuko Yesu yashimangiyeko abamwiyitirira bazakora ibitangaza bikomeye, amayeri y’iyi myuka iyobya yateguwe kera kandi ateguranwa ubwitonzi n’ubuhanga butangaza ariko Imana ishimwe ko abayo yabamenye kera ibashyiraho ikimenyetso kandi ikizafasha abantu b’Imana gutahura bene iyo myuka ni ugusenga no gusoma ijambo ry’Imana. Gusa ikibabaje nuko benshi bazashukwa bakagwa muri iyo mitego.

Erega n’Imana irabihamya ko hari abakora ariko batazabona ibihembo by’ubwami bw’ijuru kuko Abavuga mwami mwami si bo bazajya mu ijuru keretse ukora ibyo Imana ishaka, hari abazaza bavuga ngo mwami ntitwahanuye mu izina ryawe? Ntitwirukanye abadayimoni mu izina ryawe ? Ntitwakoraga ibintangaza byinshi mu izina ryawe? Nibwo Yesu azaberurira nti “ Sinigeze kubamenya ni mumve imbere mwa nkozi z’ibi mwe”(Matayo7:21-23)

[email protected]

Uru ni rumwe mu nsengero zegekeweho umuryango nubwo bigaragarako ntawo rufite

Hashize igihe gito, hirya no hino mu Rwanda humvikanye ifungwa ry’insengero zitujuje ibyagombwa zasabwaga kugirango zikore mu buryo butazanira akaga ubuzima bw’abayoboke bazo bazisengeramo. Kuva iyi gahunda yo kugenzura insengero zitujeje ibyagongwa itangiye, insengero zirenga 2000 mu Rwanda hose zimaze gufungirwa imiryango kugirango zibashe kuzuza ibyo zasabwaga.
Agakiza.org, twakoze iyi nkuru zishingiye ku kiganiro bamwe mu bayoboke b’insengero zafunzwe bagiranye na Flash fm nk’uko byumvikana muri aya majwi: Hari abavugako bazisubirira mu byo bahozemo by’ibyaha kubera ko insengero zabo zafunzwe.

Iyi ni inkuru y’umvikanamo amajwi ya bamwe mu bakirisito bafungiwe insengero, aho bavugako bazisubirira mu byo bahozemo

Ese koko umukirisito ukijijwe birakwiyeko yasubira inyuma mu byaha yahozemo kuko urusengero yasengeragamo rwafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

N’ubundi umukiristo ukijijwe ntabwo gufunga inyubako yonyine byakamusubije mu gukora ibyaha, icyo gihe ntabwo aba arasobanukirwa byose, aba akiri ku rugero rwo kuba umuyoboke w’idini runaka, ihame ry’uko Imana ibera hose icyarimwe itaba mu nsengero gusa, ntabwo aba arakarimenya.

Pasiteri Ezira Mpyisi yabigarutseho avugako gufunga isengero ntacyo bitwaye, ni mu nkuru dukesha ibyishimo.com, Pasiteri Ezira Mpyisi yavuzeko gufunga insengero nta kibazo kibirimo ko abazifunga barimo gukora inshingano bafite ku isi nk’abayobozi, abakirisitu bakwiye kwibuka ko Imana itareba insengero ahubwo ireba mu bwonko bw’umuntu, bagaharanira kugira Yesu mu bwonko aho guharanira kubaka insengero. Umuntu ngo akwiye kureba niba mu bwonko bwe Imana ituyemo kuko ni cyo izaza ireba, Ntabwo izareba imisarane na za parikingi.

Yakomeje avuga ko kuba inyubako y’urusengero yafungwa bikwiye gucira abantu amarenga ko hagiye kuza Imana kandi ko iyo Mana yo itazaza ije kureba inyubako z’insengero n’ibyo zujuje.
Abakirisitu rero bo ngo icyo bashinzwe ni ukureba icyo Bibiliya ivuga bakagikurikiza kuko ni yo nshingano bafite.

Agaruka ku bayobozi bari mu nshingano za hano mu isi ko na bo iby’ijuru bibareba, bityo na bo ngo bakeneye gusoma Bibiliya bakumva icyo ibabwira ubundi bakagikurikiza.

Ni iki bibiliya yita urusengero ?

Gufunga insengero zitujuje ibisabwa si ikibazo n’ubwo bizagusha uwaruregetse.Dukwiye kumenyako Imana iba iri kumwe n’abizera naho baca mu bikomeye. " Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata" (Yesaya 43:2)

Ntawuzitwaza ko yabuze aho asengera .Dore icyo ijambo ry’Imana ritubwira: 1 Abakorinto 6:19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge.
Hari abarimo guharanira gufungurirwa insengero zo mu isi kandi ijuru ritabazi , baramaze gufunga insengero z’umwuka cyera bakora ibyangwa n’Uwiteka bene abo bazajugunywa mu nyenga barashutswe n’umunyenga w’isi.

Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza. Uwiteka agerageza abakiranutsi, ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo umutima we urabanga.(Zaburi 11:3-5)
Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”(2Timoteyo2:19)

Amadini aranyeganyezwa kuko ni ay’abantu. Ariko itorero ry’Imana ryubatse ku rutare, n’aho amarembo y’i Kuzimu yazikuka. Itorero ni rimwe mu moko atari amwe, umwami waryo numwe, kwizera ni kumwe, ifunguro ni rimwe, Umwuka ni umwe, ibyiringiro bimwe, rifitanye ubumwe na Data Imana. Iyo hagize ibyago biritera, abera baryo babwira Umwami ibyaryo akarirengera.

Uwiteka agufashe, agukomeze muri byose, kandi usenge ubudasiba, usabe Imana ikuyobore kuko abayoborwa n’Uwiteka nibo bana b’Imana.


Iri ni itangazo ririgushyirwa ku rusengero rutujuje ibisabwa

[email protected]

"SOS Advanture" ni Umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ufite icyicaro mu gihugu cya Suwede (Sweden) ukaba umenyerewe cyane ku mugabane w’ Uburayi ; Amerika na Aziya, mu Mijyi itandukanye, kuri ubu ukaba ugiye kwagurira ibikorwa byawo mu Rwanda.

Nk’uko bisobanurwa mu mavu n’amavuko y’umuryango SOS Adventure, ngo ni umuryango ugizwe n’abantu batandukanye bahamagariwe kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo buzana impinduka, ariko bakabukorera mu mihanda. Uko babwiriza ubutumwa bwiza bagendaga bunguka abizera bashya, nuko abamaze guhinduka nabo bakajya kubwiriza abandi.

Ku ikubitiro, abapasitori basaga 500 baturutse mu madini atandukanye akorera mu mujyi wa Kigali bahuriye hamwe n’abahagarariye uyu muryango, baganira ku mikoranire ndetse n’uko harushaho kwimakazwa ivugabutumwa rishingiye ku ijambo ry’Imana riherekejwe n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Bwana Per Gisselsson Umuhuzabikorwa w’umuryango SOS Adventure yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko impamvu ibazanye mu Rwanda ari ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’amahoro buzana ibyiringiro.

Yagize ati :" Tuzanye ubutumwa bw’amahoro n’ibyiringiro mu Rwanda. Tuvuga ubutumwa bwiza buherekejwe n’ibikorwa byiza birimo gutanga indorerwamo z’amaso ku barwayi b’amaso kandi tugakora ibikorwa bitandukanye bifitiye akamaro umuryango.”


Umuvugabutumwa Per Gisselsson ( ibumoso ) na Pasiteri Peter Almqvist (iburyo)

Gisselsson yakomeje agira ati : " Tubwiriza ubutumwa bw’ibyiringiro ku mihanda mu buryo tuyobowemo na Mwuka wera. Tubikora twizeye ko bigirira umumaro abantu. . Asiya na Amerika y’Amajyepfo byabagiriye akamaro cyane. Dukora amatsinda yo kubyina no kuririmba , bikitabirwa n’abantu baturutse mu mijyi itandukanye yo mu bihugu dukoreramo.”

Si ivugabutumwa gusa uyu muryango uteganya gukora mu Rwanda. Biteganyijwe ko hazabaho guhuza ba rwiyemezamirimo b’imbere mu gihugu n’abandi baturutse mu mpande zose z’isi, cyane cyane abo ku mugabane wa Aziya nk’uko byatangajwe na Pasiteri Peter Almquist ukuriye ibikorwa by’isakazabutumwa.

Yagize ati : "Abantu basaga 1500 bazatangwa n’uturere tugize umujyi wa Kigali ni bo bazahabwa ubwisungane mu kwivuza na SOS Adventure. Imana yaduhamagariye kujya mu mijyi n’ibyaro kugirango dufashe insengero zo muri ibyo bihugu. Ikindi ni uko abantu bafite indwara z’amaso bazahabwa amataratara."


Pasiteri Peter Almqvist ukuriye ibikorwa by’isakazabutumwa

Yakomeje agira ati: “ Mu ngamba dufite harimo no guhuza abikorera bo mu Rwanda n’abandi bo hirya no hino ku isi . Abakora ubushakashatsi ni byiza ko baza kubukorera no mu Rwanda kandi hakabaho imikoranire ya hafi hagati yabo n’ab’imbere mu gihugu.”

Umuryango SOS Adventure uteganya gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byawo mu Rwanda kuva tariki 25 Nyakanga 2018 kugeza 29 Nyakanga 2018. Iki gikorwa kizabera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo ahazwi nko kuri kuri Tapiruje (Tapi Rouge). Abasaga ibihumbi 50 by’Abanyarwanda bavuye hirya no hino mu gihugu nibo bateganijwe kuzacyitabira.


Abahagarariye uyu muryango mu Rwanda

Umuryango SOS Adventure mu Rwanda urateganya ko mu kwezi kwa 7 uyu mwaka hazakorwa gahunda yiswe « batatu kuri batatu », aho abavugabutumwa bakeya bazajya bagenda begera abantu aho bari hirya no hino, bagamije kubabwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi ngo bizeye ko bizatanga umusaruro ushimishije, kuko abamaze gukizwa nabo bazajya gushaka abandi, nk’uko byatangajwe n’ ubuyobozi bw’uyu muryango mu Rwanda.


Ubwitabire bwari bushimishije muri iyi gahunda

Komeza ubane natwe Yesu aduhane umugisha!


Jean claude Hakizimana ni umuhanzi w’indirimbo z’ihimbaza Imana, ni umukristo ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR muri paroise ya Rugarama ku mudugudu wa Rugarama, Nyamirambo . Twagiranye ikiganro kuri uyu wa mbere tariki ya 25 kamena atubwira intumbero ye mu ruhando rwa muzika by’umwihariko indirimbo z’ihimbaza Imana.

Umuhanzi Jean claude Hakizimana amaze gushyira hanze indirimno enye z’amajwi n’indi imwe yamashusho, mu kiganiro na agakiza.org yadutangarije impamvu yahisemo guhimba no kuririmba n’ ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze.
Iki ni ikiganiro kirambuye Jean claude hakizimana yagiranye na www.agakiza.org :

Ese abahanzi usanga bavanga indirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo bita iz’isi ubavugaho iki?

Nkanjye claude nsanga abahanzi bavanga indirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo bita iz’isi nta ntumbero baba bafite mubyo bakora kandi ikindi ntawakorera abami babiri wahitamo ugakorera umwe, nsanga ari ukwihemukira cyane.

Ni iyihe ntumbero ufite mu buhanzi bwawe ?

Intumbero mfite ni ugukora cyane kandi ntambutsa indirimbo zifite ubutumwa bugira umumaro kubabwumva;ikindi ubu mfite indirimbo enye ndashaka kuzuza album yindirimbo umunani hanyuma nkazishyira kumugaragaro.

Hari abahanzi batangira indirimbo zihimbaza Imana nyuma bakabivamo wowe ubona biterwa ni iki ? Ese kuririmba Gospel ubona bimarira iki umuhanzi ?

Njyewe mbona hari impamvu nyinshi :

1.Hariho ukora ariko adafata ibihe byo gusenga ngo Imana imuhe ubutumwa ugasanga birangiye abiretse.
2.Hari abaza bategerejemo indamu bayibura bakabireka.kuririmba
Icyo kuririmba bimariye umuhanzi :
• Nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo abahinduriye benshi gukiranuka bazaka nkinyenyeri, iyo ningororano tuzabona mw’ijuru, naha ku isi hari umugisha tubona kubwo kuyikorera.

Ese indirimbo zihimbaza Imana, ubona ari iki zagakwiye kwibandaho kugirango zitange ubutumwa bwuzuye, bukiza imitima y’ababwumva?

Njyewe numva zagakwiye kwibanda ku ijambo ry’Imana kuko ntituvuga ibyacu ahubwo tuvuga ibya kristo .

Ni nama ki wagira abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana?

Inama nagira abahanzi bagenzi banjye ni ukudacika intege nubwo imbogamizi ari nyinshi ariko dukomeze dukore icyo Imana yagambiriye kuri gospel yo mu Rwanda, ikindi turirimbe tubikunze kuko umurimo ukoranye urukundo uzawuhemberwa.

Ni ubuhe butumwa bukubiye mu ndirimbo zawe uko ari enye?

1.Tuzabayo: Nashatse kuvuga ko hari ibyiringiro kubategereje Uwiteka kandi ko dufite indi gakondo aho nta kubabara. kubazajyayo nta gupfusha kubayo n’ibindi byinshi biturushya. Bibiriya iravuga ngo kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.(Abaheburayo13:14)

2. Unyifatire: Ni isengesho narindi gusaba kristo ngo anyifatire kuko arinjye umwifatiye namurekura. Mu butumwa bwiza bwa yesu kristo uko bwanditswe na (Yohana15:5) haravuga ngo Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

3 Waziye igihe yesu: Nashakaga kuvuga ko agaciro dufite nk’abakristo ni uko kristo yemeye kwitanga akava mu ijuru, akavuka, agapfa ku bwacu nyuma y’iminsi itatu akazuka.

4 Nimwe twagumanye:
Mu butumwa bwiza bwa yesu kristo uko bwanditswe na Luka 22:28-29 hari ijambo rivuga ngo “Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. 29Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye,aha abantu bahura n’ibibazo,nuburwayi nibindi ariko ntibave ku Mana.

Umva indirimbo z’amajwi za HAKIZIMANA Jean claude amaze gusohora


HAKIZIMANA JENA CLAUDE, Contact +250787331887
+250725725218

Igikombe cy’isi mu bijyanye n’umupira w’amaguru, kiba buri nyuma y’imyaka ine. Umukino w’igikombe cy’isi ni umwe mu mikino ikunzwe cyane kuko ugira abawukurikiranira kuri Televiziyo barenga amamiliyoni kandi witabirwa n’abafana batari bake baturuka mu mpande zose z’isi, barenga ibihumbi, baje kuwurebera aho uba ubera.

Abasaga amamiliyoni usanga bari mu byishimo aho barebera igikombe cy’isi ku mateleviziyo ya rutura mu tubari, mu byumweru bike bishize igikombe cy’isi gitangiye kugeza uyu munsi abanyamadini bo babujijwe kwamamaza ubutumwa bwiza.


Sergey Rakhuba umuyobozi uhagaragariye ikigo gishinzwe guteza imbere iyobokamana rya Gikirisito ku mugabane w’uburayi “Mission Eurasia”

Mu Burusiya, amahirwe yo kubwiriza ku banyamadini ntayo kuko bazitiwe n’itegeko ryitwa’Yarovaya ’ ribuza uburenganzira bwo gutambutsa ubutumwa ku banyamadini. Gusa abanyamadini bo mu Burusiya basa nk’abirengagije iryo tegeko nk’uko byatangajwe na Sergey Rakhuba umuyobozi uhagaragariye ikigo gishinzwe guteza imbere iyobokamana rya Gikirisito ku mugabane w’uburayi “Mission Eurasia” ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru kitwa Christian Today.

Sergey Rakhuba yavuzeko hari abahuguwe barikugenda bakwirakwiza ibyanditswe byera, ahateraniye abantu benshi bareba umukino w’igikombe cy’isi.

Ibi ni ibibazo Sergey Rakhuba yabajijwe na Christian Today

CT (Christian Today): Ese ni ikihe gisubizo ku banyamadini mu Burusiya ku mahirwe mufite yo gusakaza ubutumwa bwiza?

SR (Sergey Rakhuba): Tutitaye ku itegeko rya Yarovaya ribuza ubwisanzure abanyamadini kwamamaza ubutumwa bwiza, amatorero y’ivugabutumwa mu Burusiya tubona umukino w’igikombe cy’isi nk’amahirwe duhawe y’ivugabutumwa. Kandi itegeko rya Yarovaya ntirishobora gukoma mu nkokora ivugabutumwa aho risanzwe rikorerwa mu nsengero kuko insengero nyinshi zateguye gahunda idasanzwe yo kwerekana imipira hanyuma bakaboneraho umwanya wo gutanga ibyanditswe byera kubaje kuwureba kandi hari na gahunda yo gusakaza ijambo ry’Imana mu mihanda yo mu mijyi

CT: Ese haba hari ubuyobozi buri kubakumira?

SR: Yego amatsinda amwe mu barigusakaza ubutumwa bwiza bahuye ni icyo kibazo, ahitwa Kaliningrad, Moscow na Yekaterinburg ariko bakomwe mu nkokora n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Harimo abafunzwe mu rwego rwo kubaca intege nyuma baje kurekurwa, bamburwa Ibyanditswe byera baribafite. Ariko tutitaye kuri ibi byabaye dufite umuhate wo gukora umurimo w’Imana mu Burusiya muri iki gihe cy’imikono yo guhatanira igikombe cy’isi. Gusa imbaraga zidukumira zari ku kigero cyo hasi ugereranyije nuko twabiteganya.

CT: Bigaragara ko ari umwanya mwiza ku buzima bw’itorero mu ivugabutumwa mu Burusiya- Ese ubona ariko biri?

SR: Yego, ni amahirwe adasanzwe kimwe no mu myaka mike ishize ubwo habagaho imikino ya Olempike (Olympics) yabereye Soci (Sochi) muri 2014 naho twagize amahirwe atangaje yo gusakaza ijambo ry’Imana, ubu rero byabaye akarusho kuko Abarusiya bitabira imikino y’amaguru kurusha olempike. Icyo gihe byagaragayeko amadinin yariyongereye hirya no hino mu gihugu. Ubu rero dufite imbaraga n’ubwitange mu ivugabutumwa kurusha imyaka yatambutse kandi turiguterwa ishyaka n’uburyo ivugabutumwa ririkwaguka binyuze mu mahirwe Imana yaduhaye ikoreresheje Imikino yo guhatanira igikombe cy’isi.

Sergey Rakhuba yavuzeko, mu bufatanye bw’amadini agera kuri 400 ari mu mijyi 50 mu Burusiya, bamaze gusakaza inyandiko 500,000 ku bantu bagiye bitabira imikino yerekaniwe mu nsengero no mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa kandi ku 15, Nyakanga ubwo hazaba hasozwa igikombe cy’isi hazaba hamaze gutangwa inzandiko 300000 z’ubutumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Yohana, n’Ibitabo 200000 by’Isezerano rishya mu rurimi rw’Ikirusiya. Yavuzeko mu buryo budasanzwe bwateguwe bw’ivugabutumwa bateganya guhura n’abantu bagera kuri miliyoni 3.

Sergey Rakhuba yavuzeko afite ibyiringiro ko ubwisanzure bw’ivugabutumwa buziyongera kandi nk’intego y’umuryango ahagarariye, ari ugusenga Imana ikagira icyo ikora mu mutima wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin hamwe n’abandi banyepolitike kandi akurikije uburyo abantu bakiriye ibyanditswe bazarushaho gusobanukirwa nubwo hakiboneka akarengane kabangamira ivugabutumwa mu Burusiya kandi ko abantu bagenda bagira gushikama mu kwizera.

Sergey Rakhuba yakomeje avugako barimo basaba Mwuka Wera guhembura Abarusiya kandi ko badatewe ubwoba n’akarengane itorero rifite kubwo kubwiriza ubutumwa bwiza kuko Imana izagura ubwami bwayo.

Gucapa ibyanditswe byera by’ isezerano rishya byatwaye akayabo k’amadorari y’Amerika 75,000, byavuzwe na Walter Kulakoff umuyobozi wungirije, ufite mu nshingano ze imiryango y’ivugabutumwa n’imikoranire myiza hagati y’amadini mu Burusiya.

Ijambo ry’Imana, Matayo 10:32-33 “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.” (Luka 12:8-9 )

Mission Eurasia yavutse 1991, nyuma yuko umuryango wa basoviyete usenyutse, ikaba ikorera mu bihugu 13 byahoze ari iby’abasoviyete. Ifite intego yo guhugura, gutegura no gushishikariza abantu kuba abayobozi b’ejo hazaza h’abakirisito.


Aba ni abahuguwe na Mission Eurasia kugirango bazatange ubufasha mu gusakaza ibyanditswe byera byo mu isezerano rishya mu rurimi rw’ikirusiya , mu gikombe cy’isi 2018


Bamwe mu bakirisito bahisemo kwandika ijambo ry’Imana ku myambaro bambaye uyu yahasimo kwandika YOHANA 3:16 "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho."

Source:www.christiantoday.com

[email protected]

SOS Adventure ni umuryango mpuzamahanga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Washinzwe na Johannes Amritzer.

Johannes yavutse muri 1973, yakuze arerwa na nyina w’umunywi w’inzoga mu gihe se yakundaga guhora afungwa. Johannes yakuze nawe ifite imico mibi ariko nyuma yaje gukizwa areka ingeso mbi n’ibiyobyabwenge ahabwa Bibiliya isimbura icyuma yararanaga ku musego we. Aho niho urukundo rwo gukunda Yesu rwatangiriye, yumva umuhamagaro wo kugera ku batarakizwa awutangiriza mu gushinga umuryango SOS Adventure.

Muri 1996, Johannes n’umugore we batembereye muri Kenya , bahakorera igiterane cyabaye icya mbere muri byinshi bamaze gukora. Nyuma yaho, Johannes n’umugore we bakomeje ivugabutumwa mu Burayi, Aziya y’Amajyepfo , mu Buhinde ndetse no mu bihugu byinshi bya Afurika.

Iteka Johannes n’umugore we bakora ibishoboka byose ngo igiterane baba bateguye kibashe kuba kandi kigende neza nubwo bakunze guhura n’imbogamizi nyinshi zinyuranye. Icyo bishimira ni uko buri aho bagiye hose hari abakira agakiza, hagakorwa ibitangaza ndetse benshi bagakira ibikomere bari bafite.

Kugeza ubu SOS Adventure yohereje mu bihugu binyuranye ababwirizabutumwa bahoraho 150, hashingwa insengero 600 ndetse n’amashuri yigisha Bibiliya. Muri 2015 gusa, SOS Adventure yabwirije ubutumwa bwiza abantu bagera kuri 250.000, yohereza ababwirizabutumwa badahoraho 373 mu bihugu bitandukanye , abantu 1174 barakizwa, abantu 148 bakurwamo imyuka mibi yari ibarimo , abandi 57.000 biyemeza gukurikira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.
Intego SOS Adventure ifite ni ukugera ku bandi bantu benshi batarakira Yesu cyane cyane biganje mu mijyi ya Afurika. Johannes Amritzer avuga ko ubuzima bushaririye yanyuzemo aribwo bwatumye agira umutima w’urubyiruko rubaye mu buzima bubi.

Mu ijambo rye Johannes Amritzer yanyuzagamo agakomoza ku buhamya bwe bugaragaza ubuzima bushaririye yanyuzemo, aho yabaye umwana wo ku muhanda imyaka icyenda ari nako yanywaga ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko kubatwa n’ibiyobyabwenge, uburaya cyangwa izindi ngeso mbi akenshi biterwa n’ibikomere umuntu yatewe n’ikintu runaka, ashimangira ko icya mbere ari ukubanza kuvura ibyo bikomere binyuze mu ivugabutumwa, ngo iyo bimaze gukira biroroha kuva muri ubwo bubata.

Johannes yavuze ko ku myaka 22 aribwo yabwirijwe ubutumwa bwiza yakira agakiza, ubu akaba ari umuntu w’ikirangirire ugenda ubwiriza hirya no hino ku Isi anafasha abafite ibibazo binyuranye.

Icyo Umuntu akwiye kumenya ni uko Imana iremera umuntu umugambi mwiza, ariko ikibazo ni uko rimwe na rimwe duhitamo ibidakwiriye. Bibiliya ivugako, Imana yigize ibwira Yeremiya ko yamumenye kera atarabaho no munda ya nyina, Yeremiya 1:5-6 “Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”

Ubuzima bwose umuntu yakwisangamo atari amahitamo ye mabi, iyo akomeje kububamo yihata gushaka Imana no gukiranuka, igihe iyo kigeze Imana igaragaza ububasha bwayo bwo kurengera umuntu.

Inkuru y’urupfu rw’umusaza Hitimana Jean akaba umubyeyi wa Modeste Nzabonimpa, yumvikanye mu rukerera rwo kuwa kane taliki ya 16/08/2018 ahashyira mu ma saa kumi z’igitondo.

Uyu musaza ufite inkomoko mu karere ka Rusizi ahazwi nk’I Ntura, ndetse akaba atari amaze n’igihe kinini avuyeyo, ngo yaratuwe arwara kimwe n’abandi bose bageze mu zabukuru, ariko ngo igitangaje kinateye agahinda nuko mu ijoro yitabyemo Imana atari yigeze ataka n’igicurane.

Mu kiganiro Agakiza.org twagiranye na Modeste N. ku murongo wa telefoni, yatangaje ko nawe yatunguwe cyane n’urupfu rw’umubyeyi we, gusa ngo yari yabonye integuza nuko atabashije kumenya neza ibyo ari byo ariko ngo asa n’uwari yategujwe ko hari ikidasanzwe cyanda kumubaho.

Yagize ati: “Byantunguye cyane ukuntu Muzehe wanjye apfuye atarwaye, kukon ijoro yafashwemo ari naryo yapfuyemo ndetse mu masaha makeya cyane. Ku manywa yo kuwa gatatu niriwe numva ntameze neza, ndetse nkumva nacitse intege umubiri wose, nkumva ingingo ntizikomeye, kandi nta munaniro nari mfite. Ku mugoroba numvishe inkuru y’inshuti yanjye yagize akabazo ngira ngo nibyo byari bindimo, njya gukurikirana ako kabazo k’inshuti ariko numva nta mbaraga. Sinabashije gusinzira neza ijoro hafi ya ryose, nuko mu rukerera nibwo nakiriye telefone imbikira urupfu rw’umubyeyi wanjye nakundaga cyane.”

Imihango yo guherekeza uyu mu byeyi yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, aho bagiye kwakira umurambo wa Nyakwigendera ku bitaro bya Masaka, bagakomereza mu rusengero i Kabuga aho inshuti n’imiryango bari busezerere kuri Nyakwigendera, hanyuma biteganyijwe ko gushyingura ari ku gicamunsi nanone cya none isaa cyenda mu irimbi rya Rusororo. Hanyuma

Modetse Nzabonimpa, ni umunyamuziki wamenyekanye cyane mu matsinda y’abaririmbyi atandukanye akomeye hano mu gihugu, ariko cyane cyane yakunze kugaragara muri New Melody Choir kugeza nubu, akaba kandi yarafashije amakorari menshi yo mumujyi wa Kigali no hanze yawo, kuri ubu akaba akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kimisagara aho afatanya na Korari Abaragwa yo kuri uwo mudugudu.

Modetse ni umutoza w’abaririmbyi, nawe ubwe akaba umuririmbyi akaba n’umucuranzi ubikora nk’impano ndetse nk’umwuga kuko uretse kuba abizi yanabyize igihe kinini mu gihugu cya Uganda. Akaba azwi cyane acuranga gitari akusitike (Acoustic guitar) ndetse akaba ari n’umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza riremereye cyane, ubasha kuririmba baze nziza, (Basse voice). Ibi ndetse umuntu ntiyatinya kuvuga ko ari impano y’umuryango kuko afitanye amasano ya bugufi n’icyamamare muri Muzika Nyafurika Mani Martin ndetse n’umutoza w’abaririmbyi uzwi cyane muri mu baririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda Shimwa Josue.

Ikiriyo cya Nyakwigendera kizakomeza kubera mu rugo rwe ku Muyumbu muri Rwamagana.

Inshuti abavandimwe n’imiryango ba Nyakwigendera ndetse na Modetse by’umwihariko mukomeze kwihangana!

Muhongerwa Rutembeza Lysee umuyobozi wa Blessing Group yo mu itorero rya Zion Temple (hagati) ashikiriza Uwamariya ibumosi ubufasha

Urubyiruko rwa Gikirisito rwo mu itorero rya Zion Temple mu karere ka Rubavu rugize itsinda rya Blessing Group, bishyuriye imiryango 30 ubwisungane mu kwivuza , ndetse banafasha umuturage utishoboye kubona umuriro wo mu nzu.

Uru rubyiruko ruvuga ko kugeza ubu rumaze gukora ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 700 kandi aba yavuye mu bwitange bwabo mu rwego rwo gushira mu bikorwa intego bihaye zo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Muhongerwa Rutembeza Lysee umuyobozi wa Blessing Group mu itorero rya Zion Temple yavuze ko bateguye ibikorwa bijyanye no gufasha bamwe mu batishoboye basengane mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima bwiza , ni muri urwo rwego bahereye k’ubwisungane mu kwivuza . Yakomeje avuga ko ubusanzwe urubyiruko rwo mu itorero rya zion temple rwishyize hamwe kugira ngo bajye bakora ibikorwa by’urukundo dore ko ababikorewe hari uburyo bibafasha guhindura ubuzima bwabo kandi koo bareba umuntu ubabaye cyane ugeranyije n’abandi.
Yagize ati “kuri ubu twishyuye mituweri ku miryango itari yishoboye,twakoze ibikorwa byo gushakira umuriro w’amashanyarazi umukecuru utishoboye kandi ibikorwa biracyakorwa kugira ngo ubutumwa bwacu bugende bugera kuri benshi kandi ibikorwa birahari,ikindi usibye n’ibi bijyanye no kuba twishyuriye abatishoboye imiryango igera kuri 30 , turateganya no kugana mu bitaro tukareba bamwe mu barwayi usanga bafite ibibazo byo kwishyura nabo kubafasha.”

Uwamariya Beatrice ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 akaba yari mu nzu itagira umuriro ariko uru rubyiruko rukaba rwamufashije kubona umuriro, akaba yashimiye imutima myiza, uru rubyiruko rwagize ngo bikaba bigiye kumuhindurira ubuzima.

Yagize ati “nabaga mu kizima ku buryo nahoraga mfite impungenge z’ubuzima bwanjye kubera uburwayi bushobora kumfata ariko uru rubyiruko rwamfashije ruranyishyurira. Ni ibintu binshimishije cyane kandi bigiye kugira uruhare mu guhindura ubuzima bwanjye ndabasabira imigisha ku Mana.”

Masengesho Elie nawe ni umwe mu bishyuriwe mituweri yagize ati ”ndashimira uru rubyiruko rwagize igitekerezo cyo kuturihira mituweri nari mbayeho nabi cyane nkarwara , nkabura uko njya kwivuza nkarembera mu rugo ndetse nkiheba ariko kuba batwishyuriye mituweri bigiye kumfasha guhindura ubuzima ntabwo nzongera kurembera mu rugo.”

Uwimpayizina Marie Grace umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yashimiye urubyiruka , agira ati “ turashimira abanyamadini ku buryo bagenda batwunganira mu kwishyurira abatishoboye mituweri kuko biradufasha, ni uruhare rukomeye nk’abafatanyabikorwa kandi turakomeza kugirana ibiganiro nabo kugira ngo bakomeze badufasha guharanira ko abaturage aribo bakirisito babo barushaho kugira ubuzima bwiza.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko muri uyu mwaka bwifuza kuzamuka mu mitangire ya mituweri kuburyo bazagira 100% , aho bizagerwaho binyuze mu bukangurambaga no kwegera abafatanyabikorwa bose.

Bamwe mu bagize itsinda rya Blessing bakomeje gukora ibikorwa by’urukundo byibanda ku buzima

Umuryango uharanira uburenganzira bw’Abakirisito witwa ICC( International Christian Concern ) watangaje ko ubwo bwicanyi bwabereye aho abo bakirisito bari barimo kubaka inzu.

Fredrick Mukanda Bahati, umwe mu bakirisito bishwe yari arimo kubaka inzu abifashwamo na bagenzi be babiri bamuherezaga ibikoresho mu byifashishwa kazi ko kubaka.

Aba bakirisito ngo baje kubona itsinda ry’abagizi ba nabi ribasatiriye n’uburakari bwinshi batangira kubatera amabuye.

Aba bayisilamu ngo bari barakariye abakirisito bo muri ako gace kitwa Elwak ho muri Mandera. Abo barwanyi ngo bishe abo bakirisito mu rwego rwo kwigaragambya no kwihimura nyuma y’iyicwa ry’abarwanyi ba Al-Shabaab baherutse kwicirwa muri ako gace nk’uko the ChristianPost dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umwe mu batangabuhamya yatangaje ko abo bagabo uko ari batatu ngo bagerageje guhungira muri Hoteli yegereye aho bubakaga ariko aba bagizi ba nabi barabirukankana babatera amabuye kugeza bapfuye bose.

Abapasiteri n’abakirisito n’imiryango y’abishwe bababajwe n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Umwe mu ba pasiteri yagize ati: “Abakirisito nta mahoro dufite, iki gikorwa kirerekana uburyo Abasilamu banga abakirisito. Twumvishe ko ari abarwanyi ba Al-Shabaab babishe, ariko tumaze kuvumbura ko n’abayisilamu duturanye bashobora kudukorera igikorwa nk’iki.”

Nubwo abakirisito bafite umubare munini muri Kenya, bakunze kwibasirwa n’abagizi ba nabi biganjemo abarwanyi ba Al-Shabaab.

Muri uku kwezi turimo nabwo muri Kenya imodoka yari itwaye abagenzi yahagaritswe n’abarwanyi ba Al-Shabaab, maze bavangura abakirisito n’abayisilamu barangije bategeka abakirisito kuvuga ko bihakanye Yesu ndetse bakarahira ko babaye abayisilamu maze babiri babyanze baricwa.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abakirisito n’uburenganzira bwa muntu muri rusange irahamagarira Leta ya Kenya n’iya Somaliya kurinda umutekano w’abakirisito bakomeje guhohoterwa no kwicwa bazizwa imyemerere yabo.

Uwagaba Joseph Caleb umugabo wa Mucyo Sabine amwambika impete mu muhango wo gusaba

Mucyo Sabine witabye Imana aguye mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK, kuwa 04 Ukwakira 2018. Urupfu rwe rwababaje benshi cyane abamuzi ndetse n’abagiye basoma inkuru y’urupfu rwe ku bitangazamakuru.

Abantu batandukanye harimo n’umugabo we bagaragaje isomo rikomeye Mucyo Sabine abasigiye, wari usanzwe ari umukirisito mu itorero Betesda Holy Church, Mucyo yagiye akoreramo imirimo myiza itandukanye.

Mu nkuru dukesha ibyishimo.com, Uwagaba Joseph Caleb umugabo wa Mucyo Sabine , nyuma yo gupfusha umugore yasabye Imana kumuba hafi muri ibi bihe bimukomereye , ikumukomeza mu muraba w’ibigeragezo kandi ahamya yizeye adashidikanya ko umugore we yapfuye ari umukiranutsi kandi ko Imana yamwakiriye mu bandi bakiranutsi bapfuye bayizeye.

Caleb yagize ati: “Nyagasani, nyigisha kukwizera kugirango nintungurwa n’umuraba w’ibigeragezo bikomeye mu buzima bwanjye nzabone amahoro muri ibyo bihe bikomeye. Niringiye ko undi hafi kandi wumva ugutaka kwanjye kandi uri kumwe nanjye”.

Yakomeje agira ati: “Kuri njye nzi ko mu maso y’Imana urupfu rw’umukiranutsi ari ikintu kiza mu maso y’Imana. Mucyo yari umukiranutsi, mwakire mu bandi bakiranutsi mu ijuru”.

Twaganiriye n’umwe mu bakirisito basenganye atubwirako imirimo y’ubwitange yakoze ibasigiye isomo kandi urupfu rwe nubwo rubabaje ariko ni isomo Imana iba yashatse gutanga ikacyura umwana wayo ikanibutsa abantu ko bakwiye guhora biteguye isaha iyo ariyo yose, kandi nubwo bari bakimukeneye , Imana yo yita ku bugingo.

Joselyne ni umukirisito basengana akaba n’inshuti ye yagize ati “Mucyo Sabine yakoze umurimo w’Imana mu rusengero rwa Bethesda Holy Church, yagiye akora inshingano zitandukanye mu rusengero, muzi akiri umukobwa: yari umukobwa ukunda Imana, wiyubashye kandi ucisha make,ukunda gusabana na buri wese ,kandi yubahaga buri wese akamuha agaciro ke,yari umukobwa uzi ubwenge ! Yabaye muri protokole akiri umukobwa, yitabye Imana agikora uwo murimo,kandi yagiraga ishyaka ku murimo w’Imana. Mu mirimo myinshi myiza nzi yakoze: hari umwana w’impfubyi nzi yarihiye kaminuza,yakundaga abakene akabafasha,yitaga ku bababaye n’abatishoboye. Yafashaga abapfakazi, yagiraga umutima w’ ub’umuntu muri we. Nibyigiye byinshu ku rupfu rwe ko , nkwiye guhora niteguye ,ndushaho gukora imirimo myiza izamperekeza,ndushaho no gukiranuka,kuko urupfu rwo ntirusinziriye! Ntirukangwa nuko umeze cyangwa ibihe urimo,imyaka cyangwa ubuto,ntiruteguza. Nubwo tubabaye ariko ijambo ry’Imana mu Ibyahishuwe 21:4 “Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”

Imihango yo gusezera bwa nyuma no guherekeza nyakwigendera Mucyo izaba kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Ukwakira 2018 ikazatangirira ku Gisozi mu rugo kwa Caleb, ikomereze mu masengesho azabera mu rusengero rwa Bethesda Holy Church aho nyakwigendera yasengeraga, nyuma nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Mucyo Sabine n’Uwagaba Joseph Caleb basezeranye imbere y’Imana kubana nk’umugore n’umugabo ku itariki 03 Werurwe 2018, Sabine yitabye Imana nyuma y’amezi arindwi abanye na Caleb. yitabye Imana azize uburwayi.


Mucyo Sabine yari azi gucurangaga gitari,hano yarimo ashima Imana hamwe ’umugabo we Caleb


Police yo Mu gihugu cya Uganda yasabye abakozi b’Imana inkunga y’amasengesho, yabasabye ko bakazajya baza gusengera ku masitasiyo ya polise, kugirango basengane n’abapolice hamwe n’abagororwa.

Umuyobozi wa Police mu karere kitwa Wakiso ko muri Uganda yahamagariye amadini gushyiraho amasaha ahoraho buri cyumweru bakajya basengana n’abayozi ba police hamwe n’abagororwa kuri sitasiyo ya police, kuri sitasiyo yitwa Nansana.

Ibi byavuzwe nyuma y’ibikorwa by’ubwitange byakozwe n’urubyiruko rwaturutse kuri rusengero rwitiriwe mutagatifu Stephen muri Uganda (st. stephen’s church of uganda)

Nkuko byatangajwe n’abayobozi ba Diyoseze ya Namirembe, Ubuyobozi bwa polisi bwashimye ibikorwa byakozwe n’urubyiruko rusengera muri Diyoseze ya Namirembe.


SP Benard Katwalo avugana n’itangazamakuru

Benard Kakwalo ni umuyobozi wa Polisi muri kariya karere yavuze ati “ Nk’abapolisi twanejejwe cyane n’ibyo Imana yakoze, ko yongeye kukwibuka” Yongereyeko imirimo itaba yoroshye cyanee cyane ku rwego rwabarinda imfungwa, ariyo mpamvu bakeneye amasengesho mu mirimo yabo ya buri munsi. Yashimye Bishop Luwalira ku nkunga batanze avugako sitasiyo ya polisi Nansana ifunguwe igihe cyose kugirango bajye baza gusengeramo, badahejwe ku bikorwa by’amasengesho kuri iyo sitasiyo.

Rev. Dr Antoine Rutayisire arahamagarira abakirisitu kwitondera inyigisho z’abavugabutumwa basezeranya abayoboke babo imodoka zihenze no kubona urubyaro kuko izo nyigisho zigamije kubayobya.

Inkuru dukesha ibyishimo.com ivugako, Ibi Rutayisire yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yagarukaga ku nyigisho ziyobya zumvikana mu matorero atandukanye aho usanga abantu bigishwa ibitangaza ariko ntibabwirwe Yesu.
Rutayisire yagize ati: “Ubu dufite idini y’ibitangaza bidafite Yesu…umukozi w’Imana akababwira ati: ‘muzaze mutware igitangaza’. Ntakubwiye ngo uzaze urebe Yesu agukorere igitangaza, oya ahubwo akakubwira ngo uzaze kureba Pasiteri runaka utahane igitangaza cyawe!”.

Aba bavugabutumwa ngo basaba amafaranga abayoboke babo maze bakababwira ko bazabona ibitangaza ndetse bakabwira abayoboke ngo ibyo bitangaza nibitaba bazaze kubibabaza.

Asubira mu magambo bakoresha, Rutayisire yagize ati: “Barababwira ngo ishyura miliyoni imwe ngusengere umwaka utaha nuba utarabyaye uzaze kubimbaza. Nshyire miliyoni hariya unsengere? Ntabwo uvuzemo Yesu, ntabwo umbwiye ko ngiye kumwizera, ntabwo umbwiye ko ngiye kumutegereza ahubwo ukavuga ngo nibinanga ni wowe nzaza kubibaza?.”

Rutayisire yabasabye kwitonda kuko ubutumwa bw’abigisha b’ukuri budashingiye ku bitangaza birimo kubona imodoka z’ibitabashwa, indege n’ibindi ahubwo bushingiye ku kuvuga Yesu.

Ati: “Nubona abantu bicaye aho kuvuga Yesu bakavuga imodoka za V8, bakavuga itike yo kujya muri Amerika, bakavuga indege, ujye ushyiraho akabazo, kuko ntabwo tubwiriza indege, nta nubwo tubwiriza imigisha. Nayo Yesu arayitanga.”
Impamvu Rutayisire ashingiraho avuga ko abantu bakwiye kubwirwa Yesu kurusha ibintu, ni uko n’iyo umuntu yaba afite V8 nyinshi cyangwa amazu yo mu mujyi wa Kigali yose ari aye ariko adafite Yesu bitamubuza kurimbuka.

Rutayisire ntahakana ko muri iki gihe Yesu akorera abantu ibitangaza, ariko abwira abigisha ati: “Banza uvuge Yesu, hanyuma azane n’ibitangaza akora…..bamwe bashyize ibitangaza imbere babisumbisha Yesu, ndetse n’iyo bamamaza ntibabwira abantu ngo muzaze murebe Yesu, barababwira ngo muzaze murebe ibitangaza! Ibyo ni ikinamico.”

Icyitonderwa Rutayisire yatanze kuri iyi ngingo ubwo yagarukaga ku buyobe bwo mu minsi y’imperuka ni uko abigisha bakora ibitangaza bitagaragaramo Yesu bakwiriye kwitonderwa kuko baba bafite intego yo kuyobya abantu cyane cyane aborohereza abantu mu bibaganisha mu gukora ibyaha.


Groove Awards Rwanda igarukanye impinduka zigiye kumara impungenge abayibazagaho byinshi. Ibi bije nyuma yo kongera amaraso mashya mu itsinda risanzwe riyitegura mu Rwanda kuko kugeza ubu hari amasura mashya, kandi bakaba biyemejeko amakosa yagaragaye mo mu minsi ishize atazongera ukundi. Ni mu gihe hari n’ibiciro bishya bigera kuri 5 byiyongeyemo kandi abahanzi bo hanze ya Kigali bakaba nabo bashyizwe igorora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu 10 Ukwakira 2018, abategura irushanwa rya ‘Groove Awards Rwanda’ batangaje ko bongeyemo ibyiciro bitanu bishya bagendeye ku busabe bw’abantu batandukanye hagamijwe iterambere ry’iki gikorwa kigamije gutera ingabo mu bitugu umuziki uririmbirwa Imana benshi bazi nka Gospel. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Kongera kwatsa no kubaka”.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru cyari cyigamije gusobanura byimbitse itegurwa ry’igikorwa cya Groove awards igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu. Batangaje ko uyu mwaka hongereyemo ibyiciro bitanu bishya, batangaza ko uyu mwaka nta gahunda yo gutora abahanzi nk’uko byari bisanzwe, ahubwo akanama nkemura mpaka ariko kazaba gafite ububasha bwose bwo guhitamo ukwiye gushimwa hagendewe kubyo yagezeho.

Ibihembo bya Groove Awards mu Rwanda byatanzwe bwa mbere muri 2013. Kuri ubu igiye kuba ku nshuro ya gatandatu. Ibyiciro birimo by’abahatana muri iri rushanwa ni: Abanyamakuru, amakorali, abatunganya indirimbo, abahanzi, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi bahuriye kumurimo wo guha ikuzo Imana rurema.

Noel Nkundimana ukuriye akanama nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda yatangaje ko impamvu yatumye uyu mwaka hatazabaho gahunda yo gutora abahanzi ari uko kenshi wasangaga bafatwa n’amarangamutima bagatora n’umuhanzi udaheruka kugira icyo akora. Yavuze ko nk’ubu bongereyemo icyiciro cya ‘Afro pop’ ku buryo bitakorohera utora kumenya umuhanzi ukora iyo njyana.
Yagize ati “Iyo tugiye mu bintu nk’ibi ng’ibi ni ngombwa ko dukora ibintu bifatika. Niba tuvuze ngo umuntu ashoboye iki ngiki agomba kuba agishoboye koko niba ari ‘Afro pop’ utibwira ko utora ashobora gupfa guselegitinga (to select) yemeza ko iyo ndirimbo ari ‘Afro pop’. Ni yo mpamvu twabikuyemo. Dushaka kwamamaza izo ‘categories’ nshya bazimenye, bazikunde kandi ntababeshye ‘Afro pop’ ntabwo ari muri ‘Gospel’ gusa no muri ‘secular’ igezweho.’

Mama Kenzo (iburyo), Issa Noel, Dj Spin,..bamwe mu bafite uruhare mu itegurwa rya Groove Awards mu kiganiro n’itangazamakuru

Evans Mwenda [‘Dj Spin’] ukuriye itsinda ritegura Groove Awards Rwanda 2018 yavuze ko kongera ibyiciro muri Groove Awards Rwanda byavuye ku busabe bw’abantu batandukanye ariko kandi ngo uko iminsi yicuma bazajya bongeramo ibyiciro bagire n’ibyo bahinduramo bagendeye ku byo babona byateza imbere iki gikorwa n’umuhanzi ukora ‘Gospel’ muri rusange.

Yagize ati “Dufite abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye, dufite ibikorwa byinshi, uruganda rwa’Gospel’ ni runini cyane. Buri gihe tuzicara tukabona ko hari ibindi byiciro by’abakora umuziki bakwiye gushimira, nta kibazo tuzicara tubikoreho.” Yavuze ko kuva umwaka ushize uwatwaye igihembo ‘Male artist year’, ‘Female artist of the year’ ndetse n’abatwaye ‘Choir artist of the year’ bahabwa ubufasha bw’ibicurangisho bya ‘Mo Sound ‘igihe bagiye gukora igitaramo.


Uyu mwaka wa 2018, akanama nkemurampaka kazifashishwa mu guhitamo abahabwa ibihembo muri buri cyiciro ni: Noel Nkundimana [Akuriye akanama nkemurampaka], Jeanne Mukabacondo [Umugore wa Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa], Robert Ngabe Sangano, Issa Noel Kalinijabo ndetse na Nicodem Nzahoyankuye. Issa Noel na Nicodem Nzahoyankuye ni bo bashya muri aka kanama.

Akanama nkemurampaka kazatoranya abahatanira ibihembo bagendeye ku bikorwa bakoze guhera kuya 01 Ukwakira 2017 kugera kuya 01 Ukwakira 2018. Uyu mwaka ni ibyiciro 23 habariwemo ibyiciro bitanu byongewemo. Kuwa 28 Ukwakira 2018 ni bwo hazaba umuhango wo gutangaza abazaba batoranyijwe guhatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2018. Nyuma hazakorwa ibitaramo mu nsengero ebyiri herekanwa abahanzi bashyizwe muri Groove Awards Rwanda 2018.

Muri iki gihe kandi Groove Awards Rwanda 2018 igiye kumara, bazakora umuganda rusange bari kumwe n’abahanzi batoranyijwe kwitabira Groove Awards Rwanda 2018, bazatanga kandi ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de sante’ ku bantu bagera ku 100. Bazakorera ibitaramo mu nsengero zitandukanye ndetse bateganya kuzasura abarwayi mu bitaro bitandukanye.

Ibyiciro byatangajwe bizaba biri muri Groove Awards Rwanda 2018:

1. Male artist of the Year
2. Female Artist of the Year
3. Choir of the Year
4. New Artist/Group of the Year
5. Song of the Year
6. Worship song of the Year
7. Hip Hop song of the Year
8. Video of the Year
9. Dance Groupe of the Year
10. Gospel Radio Show of the Year
11. Gospel TV show of the Year
12. Radio Presenter of the Year
13. Christian Website of the Year
14. Songwriter of the Year
15. Audio Producer of the Year
16. Video Producer of the Year
17. Diaspora Artist of the Year
18. Outstanding Gospel Contributor

Ibyiciro bishya bongereyemo uyu mwaka

19 . Collabo Song of the Year
20 . Ministry/ Group of the Year
21 . Afro-Pop Song of the Year
22 . Upcountry Artist of the Year
23 . Upcountry Choir of the Year

Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali yemeje aya makuru y’izi mpinduka

Itorero rya ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali bakoze impinduka mu bashumba b’amwe mu ma Paruwasi yo muri uru rurembo banahindira bamwe mu bakuru b’itorero n’abavugabutumwa batandukanye.

Ubuyobozi bwa ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali bukaba bwatanze ubusobanuro bwatumye haba izi mpinduka aho bagarutse ku kuvugako icyabiteye ari inyungu z’umurimo w’Imana kandi ko biri mu ndahiro umuntu arahira iyo ahabwa inshingano ko aho azatumwa n’itorero hose azajyayo ,ikindi ko umuntu wese uri mu nshingano zo gukorera Imana n’itorero agomba kumenya ko adakora aho ashaka ko ahubwo akora aho Imana ishaka .

Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali yemeje aya makuru y’izi Mutation ndetse anagaruka kugusobanura impamvu iba yabateye gukora izi mpinduka.

Rev.Kalisa Emmanuel yagize ati :”Nta muntu ukwiriye kwibaza ku guhinduranya ubuyobozi muri ADEPR keretse uwaba atabizi niwe umuntu akwiriye gusobanurira kuko abazikorerwabo n’ukuvuga abashumba ,abakuru b’itorero n’abavugabutumwa babyumva cyane kuko biri mu ndahiro barahira iyo bimikwa ko aho itorero rizamutuma hose azajyayo.

Uyu mushumba yakomeje avugako burigihe iyo umuntu ari umukozi w’Imana akumvako akwiriye kuyikorera aho ashaka ubwo aba yataye umurongo kuko umukozi w’Imana mwiza n’uwemera ko atayikorera aho ashaka ahubwo akorera aho Imana ishaka ,ntakora aho yihitiyemo ahubwo akora aho Imana imuhitiyemo kandi ihamumenyesha inyuze mu buyobozi bumuyobora kuko kenshi aba ari ugutabara umurimo w’Imana no gutabara uwimuwe kuko ntabwo bikorwa bitarebweho neza.

Dore uko impinduka zabaye mu bashumba b’ama paruwasi n’abakuru b’itorero n’abavugabutumwa :

Abashumba mu rurembo rw’umujyi wa Kigali bahinditse kuri ubu buryo bukurikira nkuko bigaragara mu itangazo risinyweho n’umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ,iri tangazo riragira riti:”Dushingiye ku myanzuro ya Biro nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 05 Ukwakira 2018,Dushingiye kandi kumyanzuro y’inama nyobozi y’ururembo rw’umujyi wa Kigali yateranye kuwa 03 Ukwakira 2018 ,tubandikiye tubamenyesha uko abashumba bahindiranijwe ,abimuwe mbere y’amezi atatu ntabwo bimuwe.

Rev.Karangwa Alphonse wari umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru yashyizwe muri Paruwasi ya ADEPR Gatsata.
Rev.Kayirianga Theophile wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yajyanwe muri ADEPR Paruwasi ya Remera.
Rev.Sebugorore Henry wari umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Remera yashyizwe muri Paruwasi ya ADEPR Nyarugenge.
Rev.Kwizera Elysee wari umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatenga yagizwe umushumba wa Paruwasi Nyaruyenzi .
Rev.Nkejumugabe Narcisse wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kamashashi yagizwe umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatenga.
Rev.Mpamyukuri Nehemie wari umushumba wa Paruwasi ya Nyarugunga yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Ruyaga.
Rev.Murekezi Viateur wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Cyahafi yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kacyiru.
Rev.Mugabowindekwe Joseph wari umushumba wa ADEPR Paruwasi Rukurazo yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Cyahafi.
Rev.Nzabahimana Mathias wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kimisagara yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Rukurazo.
Rev.Twahirwa Laurent wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyaruyenzi yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kimisagara.
Rev.Rweribamba Isaac wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Rugarama yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikondo.
Rev.Murwanashyaka Faustin wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikondo yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugunga.
Rev.Mutsinzi Samuel wari umushumba wa ADEPR Mukuyu yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikomero.
Rev.Niyigaba Jean Paul wari umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikomero yagizwe umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Mukuyu.
Rev.Mitsindo Gratien uri mukiruhuko k’izabukuru yajyanywe muri ADEPR Gihogwe aho atuye.

ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali Kandi yakoze impinduka mu bakuru b’itorero kuri ubu buryo bukurikira:

Pastor Niyibizi JMV wari umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Kamashashi yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Jabana.
Pastor Ayabateranya Jean Pierre wari umukuru w’itorero muri ADEPR Rwampara yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Butare.
Pastor Uwambaje Emmanuel warumaze igihe ari umukuru w’itorero n’umuyobozi w’umudugudu muri ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Kamashashi.
Pastor Habamuzuri Jean Baptiste wari umukuru w’itorero muri ADEPR Paruwasi ya Cyahafi yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Muhima.
Pastor Uwizeyimana Jacques wari umukuru w’itorero muri ADEPR Paruwasi Remera yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya ADEPR Gatsata.
Pastor Habyarimana Vedaste wari umukuru w’itorero muri ADEPR Kamashashi yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Paruwasi ya Remera .
Pastor Seneza Jean Paul wari umuyobozi w’umudugudu wa International kuri ADEPR Kicukiro Shell yagizwe umuyobozi wa Interanational muri ADEPR Remera.
Pastor Cleophas Barore wari umuyobozi wa Interanational kuri ADEPR Remera yagizwe umuyobozi w’umudugudu wa Interanational kuri ADEPR Kicukiro Shell.
Pastor Mugabo Alex wari umukuru w’itorero muri ADEPR Paruwasi ya Masaka yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Kicukiro Shell.
Pastor Ngerageze Innocent wari umukuru w’itorero muri ADEPR Kicukiro Shell yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Bibare.
Pastor Nsanzurwimo Anasthase wari umukuru w’itorero muri ADEPR Nyakabanda yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Rukiri.
Pastor Nsabagasani Jean Baptiste wari umukuri w’itorero muri ADEPR Rukiri yagizwe umukuru w’itorero muri ADEPR Nyakabanda.


ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali Kandi yakoze impinduka mu bavugabutumwa)Evangelistes) kuri ubu buryo bukurikira:

Ev. Karuranga Jean Claude wari umuvugabutumwa muri ADEPR Kimuhurura yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Rukiri.
Ev. Nyemanzi Anicet wari umuvugabutumwa muri ADEPR Rukurazo yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Kimihurura.
Ev. Karama Pierre wari umuvugabutumwa muri ADEPR Paruwasi ya Bumbogo yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Rukurazo.
Ev.Niyomukiza Emmanuel wari umuvugabutumwa muri ADEPR Rukurazo yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Bumbogo.
Ev.Vumiliya Jean Claude wari umuvugabutumwa muri ADEPR Rukiri yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Bibare.
Ev.Twagiramungu Emmanuel wari umuvugabutumwa muri ADEPR Bibare yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Nyarugunga.
Ev.Munyembabazi Eduard wari umuvugabutumwa muri ADEPR Paruwasi ya Bibare yagizwe umuvugabutumwa muri ADEPR Gatsata.

Abanyarwanda barimo umuhanuzi n’abanyamasengesho babiri babaga mu gihugu cya Mozambique bahitanywe n’impanuka ikomeye ubwo imodoka bari barimo yagongwaga n’igikamyo.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, ihitana abanyarwanda batatu barimo Prophet Mushinzimana Jean Baptiste wari umuhanuzi uzwi cyane, Bigirimana Felix wari umunyamasengesho na Mukamana Pelagie na we wari umunyamasengesho.

Ubwo bari mu modoka y’umwe muri bo bavuye mu masengesho bari barayemo ku rusengero rwabo i Machava ni bwo igikamyo cyabagonze batatu bahita bitaba Imana undi umwe arakomereka bikomeye ahita ajyanwa ku bitaro.

Mu nkuru dukesha ibyishimo, Prophet Eric Uwayesu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akunze gutumirwa mu ibwirizabutumwa muri Mozambique ndetse akaba yari aziranye cyane na Prophet Mushinzimana yavuze ko aba bose basengeraga mu itorero ryitwa Igreja Pentecostal de Reviavemento em Mozambique (IPRM) riherereye mu gace kitwa Machava muri Mozambique.

Prophet Eric yavuze ati: “Ayo ni amakuru nzi neza kuko nari ndimo kuvugana n’abakozi b’Imana bagenzi bange baba muri Mozambique kuko dufite urubuga duhuriramo. Bahise babimbwira kuko bazi ko prophet Mushinzimana yari inshuti yange kandi dufatanya gukora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.”

Prophet Mushinzimana Jean Baptiste yari umugabo ufite umugore n’abana. Bigirimana Felix we yari akiri umusore akaba yari yaragiye muri Mozambique gushaka yo imibereho. Mukamana Pelagie wari unafite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo impanuka yabaye ari kumwe n’umukobwa we mukuru ariko uwo mukobwa we ntiyapfuye ahubwo yakomeretse bikomeye.

Prophet Eric waduhaye aya makuru yababajwe bikomeye n’urupfu rw’abakozi b’Imana bagenzi be by’umwihariko Prophet Mushinzimana dore ko ngo bari banaziranye cyane mu murimo w’Imana.

Ati: “Mfite agahinda gakomeye cyane kubwo kubura Prophet mugenzi wange.”

Prophet Eric yihanganishije ababuze ababo kandi yihanganisha abakozi b’Imana babuze ingingo z’itorero. Yabakomeresheje ijambo rivuga ko “hahirwa abapfa bapfira mu mwami” kandi ababwira ko bakwiye kwibuka ko nyuma y’ubu buzima abizeye umwami Yesu bazabaho mu bundi buzima butarimo ibyago n’amarira.

Amafoto y’abakozi b’Imana basize ubuzima mu mpanuka yabereye Mozambique


Byiringiro Felix na we yaguye muri iyi mpanuka akaba yari umunyamasengesho uba muri Mozambique

Mukamana Pelagie yari afite icyuma cy’amasengesho iwe mu rugo.

Prophet Mushinzimana Jean Baptist yaguye mu mpanuka

Guhera mu ntangiriro z’Ukwakira, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwaho amashusho atujuje ubutumwa bwari bugambiriwe gutangwa n’Umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku isi,Apôtre Dr Paul Gitwaza, bikaba bijya bikorwa n’abantu bataramenyekana ariko bagamije gushwanisha abakirirsito hamwe no gutesha agaciro ijambo ry’Imana.

Kubera urujijo rukomeje kwiyongera mu bantu batari bake biturutse kukutamenya ukuri kuziguye ku bikorwa biri gukorwa n’abanzi b’ubutumwa bwiza, Itorero rya Zion temple ryasohoye itangazo ry’amagana ibikomeje gukorerwa Apotre Gitwaza, bagaragaza ko biri gukorwa n’ababifitemo inyungu bagamije kwangiza isura y’itorero rye ndetse n’izina rye muri rusange.

Muri iri tangazo ryasinyweho na Ngabo Fabien David ushinzwe itangazamakuru muri Zion Temple, yavuze ku mashusho yiriwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga guhera cyumweru gishije, yavuze ko amashusho yakwirakwijwe ari akantu gato bakase bayakuye mu nyigisho, bituma gahabwa inyito y’ubutumwa atari yashatse gutanga.

Iri tangazo ryavugaga ko abakomeje gukora ibikorwa nk’ibi baba bagamije gusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y’amatorero ya gikirisitu, kwangiza isura y’itorero Apôtre Dr Gitwaza abereye umushumba no guharabika izina rye bwite nk’umuntu ugoreka ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Abakase agace kakwirakwijwe bakavanye mu nyigisho ye yo muri Nzeri 2018 yagarukaga ku nsanganyamatsiko ivuga ku ‘Kuri kutuzuye’, uyu mukozi w’Imana yavuze ko hari ukuri ko mu bitekerezo gutuma abantu baba intagondwa bagatsimbarara ku byo bemera.
Yakomoje ku bakirisitu bavuga ko abandi batazajya mu ijuru ndetse ko bagiye kurimbuka, usanga basenga bibwira ko abo bahuje imyemerere aribo gusa bazagororerwa.

Gitwaza yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”

Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.
Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.itumva ijambo athantic urumva yazamenya ijuru gute ! Ibyo haba aharimo ukuri kumwe ariko ni igice , niba twigisha abantu ijambo authentic kuko turabategura kujya mu bwami bw’Imana ariko iruhande rwacu hari abandi nabo barifite , hirya hari abandi barifite ariko ikibazo ntituramenyana cyangwa barahari ariko ntitwizerako bahari”

Umva ukuri kw’ijambo ry’Imana Apotre Gitwaza yashatse gutambutse kandi ni ijambo ryiza ry’Imana rishishikariza abantu kubana mu mahoro.

Umuvugabutumwa Billy Graham yitabye Imana ku itariki ya 21 Gashyantare 2018. Nubwo Graham yitabye Imana ariko amagambo yagiye avuga kugera uyu munsi baracyazirikana kubera ubwenge buri muri ayo magambo.

Kubera kubana n’Imana inama yagiye atanga zagiye zihindura ubuzima bwa benshi ku isi, kugera uyu munsi . aya ni amwe mu magambo y’ubwenge Billy Graham yavuze:

Ujye uhora usenga: Billy Graham kandi yatangaje amagambo akomeye agaragaza akamaro ko gusenga mu buzima bw’umuntu.
Yagize ati: “Ujye uhora usenga kabone nubwo Umwijima wabudika ndetse ukabura ibyiringiro. Isengesho rishobora guhindura imyitwarire y’ubuzima. Ntitugomba guhugirana ngo twibagirwe gusenga! Isengesho ni ikiganiro ugirana n’Imana”.

Icyaha ntabwo ari igikinisho: Mu gitabo yanditse cyasohotse mu mwaka wa 2011 cyitwa “Nearing Home: Life, Faith and Finishing Well”, Billy Graham wari ugeze mu za bukuru yavuzemo icyo Imana ikorera abantu nyuma yo kubona ko ari abanyabyaha.
Yagize ati: “Inshuro nyinshi dushaka impamvu z’ibyaha byacu ariko Imana yo itubona nk’abanyabyaha iyo ducumuye, bityo rero icyaha ntabwo ari igikinisho abantu bakwiriye gukinisha ahubwo ni ikibi kigomba gukumirwa.”


Soma Bibiliya buri munsi:
Mu mwaka wa 2013, uyu muvugabutumwa yasohoye ikindi gitabo cyitwa impamvu y’ibyiringiro: Agakiza “The Reason for My Hope: Salvation” cyavugaga icyo bibiliya imarira umuntu utakibasha kuyisoma kubera ikibazo cyo gusaza.
Yagize ati: “Ntekereza ko kumara umunsi wose ntasomye igice cyo muri Bibiliya ari nko gutakaza uwo munsi. Ubu ntabwo nshobora gusoma neza ariko ndashima Imana kuba nibuka byinshi mu ijambo ryayo bikankomeza”.


Umuntu utagira indangagaciro asa n’utariho:
Billy Graham agaruka ku gaciro k’indangagaciro yagize ati: “Iyo umuntu atakaje ubutunzi ntacyo aba ahombye, iyo atakaje ubuzima hari ikintu runaka aba ahombye, ariko iyo atakaje indangagaciro aba ahombye byose”.


Urwango ntirukwiye:
Billy Graham yaravuze ati: “Ndatekereza ko ari icyaha gufata umuntu nk’ufite agaciro gake kubera ubwoko bwe, ibara ry’uruhu rwe, cyangwa aho yavukiye, ukwiye gusenga Imana ikaguha kubakunda. Njye ndabikora”.

Kugira Ubuntu:
Graham yavuze ko kugira ubuntu ari ibya buri wese. Ati: “Imana yaduhaye ibiganza bibiri, kimwe cyo kwakira, ikindi cyo gutanga”.

Urukundo:
Uyu muvugabutumwa yahamije ko urukundo ari rwo ruzana umutekano mu rugo. Ati: “Nta kintu na kimwe gishobora kuzana umutekano wuzuye mu rugo uretse urukundo”.

Abana bawe uzabarage indangagaciro n’imyemerere: Ubwo yagarukaga ku murage nyakuri, Billy Graham yaravuze ati: “Umurage ukomeye umuntu wese yaha abana n’abuzukuru be si amafaranga cyangwa ubutunzi, umurage mwiza ni indangagaciro n’imyemerere”.


Kubaha ababyeyi:
Billy Grahama yagaragaje ko kubaha ababyeyi ari ingenzi agira ati: “Umuntu wese wiyemeje kubahuka ababyeyi be ntashobora kugira undi muntu yubaha ku isi”.

Nta muntu udakosa: Andi magambo Billy Graham yavuze atazibagirana ni aho yagize ati: “Ubuzima bw’umuntu burangwa n’amakosa no guhora yiga, gutegereza no gukura, kwihangana no guhanyanyaza”.

Yapfuye yizeye kujya mu ijuru: Billy Graham amaze gusaza yaravuze ati: “Ubuzima bwange buri mu marembera, ndabushimira Imana, nkanayishimira ibyo yampaye ariko ndangamiye ijuru. Iwacu ni mu ijuru, ndimo kunyura mu isi gusa”.

Ubwo bari mu muhango wo gusezera kuri Bill graham bwa nyuma, umukobwa we witwa Anne Graham Lotz yatangaje ko imibereho y’ubuzima bwa se bwaranzwe n’indangagaciro zihariye kandi ko yaranzwe n’ubunyangamugayo, ibikorwa by’indashyikirwa, ubudahemuka ku mugore we, no guca bugufi.

Rev Billy Graham yabaye icyamamare mu ivugabutumwa ku isi. Ni umuntu wagiye arwanya ivangura rishingiye ku moko n’amadini.

1. Ita ku buzima bwawe

Gerageza nibura ku munsi unywe ibirahuri 8 by’amazi, kugirango membrane zitanga ijwi zihore zibobereye zimererwe neza.

*Fata umwanya uruhuke, burya sibyiza na gato kuririmba ufite stress cyangwa se unaniwe.

*Niba wanyweye amazi akonje cyane sibyiza kuririmba, koresha amazi ashyushye cyangwa icyayi.

*Sibyiza kunywa itabi kuko ryangiza inzira ijwi rinyuramo.

*Hariho ibiribwa bitari byiza ku muririmbyi urugero: ibiryo birimo urusenda, alcohol, ikawa ndetse n’ibikomoka ku mata.

2. Kora imyitozo ngorora jwi mbere yo kuririmba

Kimwe n’umubiri muri rusange twese tuziko ukenera siporo kugirango ukore neza ninako ijwi ryacu rikenera imyitozo.

3. Itoze kuririmba nibura iminota 30 ku munsi

Abantu benshi baririmba aruko bageze aho biri ngombwa nko munsengero, mu bitaramo n’ahandi ariko birya ntibyakuza ijwi ryawe pe. Gufata buri 30 min ku munsi ukaririmba n’ iby’ingenzi gusa sibyiza kuririmba cyane mu ijoro ribanziriza umunsi wo kuririmba (Perfomance)

4. Ifate amajwi kugirango nawe ubwawe wiyumve

Fata indirimbo uzi neza nawe uyiririmbe wifata amajwi nurangiza uyumve uyigereranye niyo warikodinze gutyo gutyo ugenda wumva amakosa buhoro buhoro uko ubisubiramo urushaho gukora ibintu byiza

5. Gerageza kujyanishwa ijwi nibyo uri kuririmba

Nibyiza kuririmba ibintu wumva neza kandi ukagerageza gusa nabyo, niba utiyizeye uzajye mu ndorerwamo uririmbe wireba hanyuma wishyiremo ko ari abantu benshi uri kuririmbira, hanyuma urebe uko uba usa mu maso kdi burya birangira n’ijwi ariko rigiye

Burya iyo umuntu ari kuririmba abandi bashobora kumureba bakabona koko ko ibyo aririmba bimwuzuye cyangwa ko aribyo yafashe mu mutwe gusa gerageza gushyiramo amarangamutima aho biri ngombwa.

6. Ririmba buhoro

Hariho abatekereza ko kuririmba basakuza aribyo bituma baririmba neza ariko burya byangiza icyo twakwita vocal cords buhoro buhoro ijwi rikagenda ripfa kugeza ubwo utazabasha kuririmba,

Ntago ari ukuririmba wongorera ariko gusakuza cyane nabyo sibyiza.

7. Koresha umubiri wawe ndetse n’umwuka

Umubiri wawe ugomba kugerageza kugenyeganyega mu gihe urimo kuririmba, niba uri kuririmba, uburyo uhagararamo uri kuririmba ijwi ryo mumutwe bugomba gutandukana n’igihe ijwi riri munda kdi ukamenya umwuka usohora n’igihe cyo kuwusohora.

Sibyiza kugira ibindi bitekerezo bitandukanye n’umwanya urimo wo kuririmba.

Bethan Simpson w’imyaka 26 umubyeyi utwite uyu mwana yatangaje ko nyuma y’ibyumweru 20 aribwo kwa muganga babonye ko uyu mwana afite ikibazo cy’imikurire y’ingingo zimwe na zimwe” Spina bifida”.

Ibi bibazo byashoboraga kuzateza umwana ibibazo byo kutagenda cyangwa kugwingira ntiyongere gukura mu gihe amaze kuvuka.

Iryo bagwa ryabereye mu nda ya mama w’uyu mwana ryabereye muri kaminuza y’abavuzi iherereye I London mu bwongereza mu gihe uwo mwana yaragize ibyumweru 24 gusa abayeho nk’uko tubitangarizwa na Christian Today .

Bethan hamwe n’umugabo we Kieron batangaje ko mugihe bari bamenye ko uyu mwana afite iki kibazo batekereje guhita bakuramo iyo nda ariko hari n’ikindi kwa muganga bari bababwiye ko gishoboka, kumubaga mbere y’uko uwo mwana avuka bagatunganya ikibazo afite.

Abaganga bafunguye uterus ya Bethanie kugirango babashe kubona uruhande bendaga kubaga.

Ubu aka kanya ntitwahita tubabwira ngo bimeze bite ariko icyo Bethanie atangaza hamwe no kwizera kwinshi afite aravuga ko kubwe ameze neza kandi ko yizeye ko umwana we azakomeza gukura nk’uko bisanzwe kugera igihe azavukira ndetse na nyuma kuko abaganga bo batangaje ko byagenze neza.

Ikindi yabashije gutangaza nuko agakobwa ke kugeza ubu yumva gakina munda kandi ko yizeye kuzakakira kw’isi ari kazima.

Bethan arashishikariza ababyeyi bose gukurikirana ubuzima bw’abana babo mu gihe bakibatwita bakitabira kujya kwa muganga ubishinzwe kugira ngo abafashe kubakurikirana kuko bo ubwabo bataba bazi mu by’ukuli ni iki kiri kubera munda aho batareba.

[email protected]

Ihuriro ry’amadini n’amatorero ryatangaje ko rikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge,rirahamagarira andi madini mu gihugu hose kubishyiramo imbaraga.

Ukwezi k’Ukwakira ni ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda hose.Muri uku kwezi hakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Amadini nka rumwe mu nzego z’abafanyabikorwa ba leta nayo ntiyasigaye inyuma muri uru rugendo kuko adahwema kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gusigasira ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukwakira 2019 ,Ihuriro ry’ammadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro ryabwiye abanyamakuru ko uku kwezi gusize hari ibikorwa byinshi amadini yo muri Kicukiro akoze ariko kandi ngo ni ibikorwa bihoraho ngo bashyize muri gahunda zabo za buri gihe kuko bashyizeho amahugurwa y’isanamitima ku bufatanye n’umuryango Rabagirana Ministries ndetse hakaba hari n’ibindi bikorwa bifatika bakorana bituma abantu bakomeza gukira ibikomere.

Pasiteri Mukiza Joas ukuriye iri huriro yakomeje avuga ko ibi bikorwa bizakomeza bityo ihuriro ayoboye rigakomeza gukora uruhare rwaryo mu gutuma abanyarwanda bagera ku bumwe n’ubwiyunge bwuzuye.
Dr Joseph Nyamutera Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Ministries yavuze ko umuryango ayoboye umaze igihe kitari gito ukorana n’akarere ka Kicukiro ndetse n’ihuriro ry’amadini n’amatorero muri gahunda z’isanamitima n’ubwiyunge ndetse ko biteguye kongeramo imbaraga ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kicukiro.

Uyu muyobozi kandi yavuzeko hakiri imbogamizi mu madini n’amatorero aho usanga umuntu afite ibikomere ntiyitabweho by’umwihariko ngo ahanini bitewe n’ubumenyi buke bw’abashumbye, bityo bikagorana ko ibikomere bikira neza.Yavuze ko abanyamadini aho bari hose bakwiriye gukomeza kumva ko ari inshingano zabo kwita ku ntama zikomeretse ndetse no gushaka uko abataragera ku bwiyunge babugeraho binyuze mu buryo butandukanye .

Umukozi w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imiyoborere myiza Muhikirwa Aaron wari uhagarariye akarere muri iki kiganiro yashimye cyane imbaraga za forum y’amadini n’amatorero ku bufatanye na Rabagirana Ministries bakomeje gushyira muri uyu murimo w’ubumwe n’ubwiyunge anavuga ko akarere ahagarariye gakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo abaturage bako bagere ku rwego rwiza mu bipimo bitandukanye by’ubumwe n’ubwiyunge.Uyu muyobozi kandi yavuze ko iki kiganiro n’itangazamakuru kimwe n’ibindi bikorwa bakorana n’aba bafatanyabikorwa ari bimwe mu ngamba zizafasha akarere ka Kicukiro kuza mu myanya y’imbere muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Yavuze ko kuri ubu bamaze gushyiraho inteko z’ubumwe n’ubwiyunge kugeza ku rwego rw’umudugudu ibintu ubusanzwe byagarukiraga kurwego rw’umurenge.Izi nteko ngo zishinzwe gushyiraho gahunda y’ibikorwa,kugenzura aho ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigeze ndetse no kurebera hamwe uburyo bahangana n’imbogamizi.

Iki kiganiro cyari cyateguwe na Forum y’amadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries ndetse n’akarere ka Kicukiro muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge.