Abakozi b’ Imana

Kwamamaza

agakiza

Ubu buhamya mugiye gukurikirana ni ubwa nyakwigendera Mama Mariamu KINYAMARURA wari Utuye i KABERA Mu majyepho ya KONGO Aho benshi bazi ku kazina k’i MURENGE.Ubu buhamya tukaba tubukesha Umwe mu bahungu ba Mariamu wasigaye Pasteur IRIHOSE Mariko

Ijambo ry’Imana : MATAYO 19,26 na MARIKO 9,23 :" Ku Mana byose birashoboka."

INTANGIRIRO Y’UBUHAMYA

Mama Domithila KINYAMARURA yavutse mu mwaka wa 1925 mu gihugu cyahoze ari ZAIRE ubu akaba ari Igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) mu gace kari hafi ya za Buvira ahazwi cyane nk’i MURENGE muri Province ya KIVU y’Amajyepfo (Sud Kivu).

Uyu mubyeyi mu gihe yavukaga nta madini ya Gikristo yari yakaza muri Kongo, yashakanye na Bwana ibi bikaba byaratumaga abantu batamenya Imana mu buryo tuyizi ubu. Ibyo byatumaga buri wese yishakashakira Imana uko abyumva bitewe n’’uko mu muco wabo bayishakaga, aha bakiyambaza abapfumu,... Aho amariye gukurira, KINYAMARURA Mariamu yashakanye na Bwana MATARE Musa....

Umunsi umwe muri uyu muryango babyaye umwana w’umukobwa w’imfura, bidatinze uwo mwana ararwara cyane yenda gupfa.Mariamu n’umugabo we bajya gushaka umupfumu wabakiriza umwana kuko bari baziko abapfumu aribo batanga ubuzima. Ubwo biyambaje umupfumu witwa NYIRANDUNGUTSE wari ukomeye muri ako gace bari batuyemo ngo abakirize umwana.

Ubwo NYIRANDUNGUTSE yageragezaga ubushobozi bwe ngo akize umwana, byageze aho Umwana arushaho kuremba kugeza ubwo umwana yamupfiriye mu maboko. Ubwo ababyeyi bari bacyibaza ibibaye,umupfumu NYIRANDUNGUTSE yahise ababwira ko atariwe MANA yica igakiza, Itanga ubuzima ikanabwisubiza, arangije ati :" Ubu ahasigaye ni ah’Imana naho ahanjye harangiye". Nyuma umwana ashiramo umwuka batahana umurambo umupfumu byamunaniye.

Ibyo byatumye Mariamu ataha yibaza byinshi, akibaza iyo Mana ahantu iba yumvanye Nyirandungutse avuga ko ariyo yica igakiza. Nyuma aho barangirije ikiriyo, Mariamu KINYAMARURA yagize amatsiko menshi yo kugumya gukora ubushakashatsi ngo amenye aho yabona iyo Mana yica igakiza yumvanye NYIRANDUNGUTSE.

Yagerageje kubaza abaturanyi, abaza abahisi n’abagenzi asanga nta n’umwe wamuha igisubizo gikwiye. Abuze igisuizo cyiza, yatangiye kujya asenga wenyine ntawe ubimwigishije kuko icyo gihe nta dini ryigishaga Iyobokamana ryari ryakaza muri aka karere. Mariamu uko agiye guhinga agahinga yivugisha ngo : " Mana ntazi, niba koko uriho unyiyereke kandi uampe abana barama, abana badapfa. Niba atari ibyo kandi ntukabampe". Iri sengesho rya ,Mariamu akajya arivuga mu gitondo na nimugoroba, yaba yagiye guhinga,yaba ari mu rugo, hose agahora avuga iri sengesho asenga Imana atazi.

Akomeje gusenga atyo, umunsi umwe yagiye ahantu mu ishyamba, apfukama munsi y’igiti kinini kandi kirekire cyanecyasumbaga ibindi byo muri iryo shyamba akomeza gusenga ya Mana yumvanye NYIRANDUNGUTSE. Muri ako kanya agipfukamye asenga, ahita abona umucyo umugose uje mu mashami y’igiti uza umusanga umuhuma amaso ye, muri uwo mucyo havamo umuntu wari wambaye imyenda yera cyane aramubwira ayi :" Gusenga kwawe Imana yakumvise.Kuva ubu uhawe kuyimenya, uhawe n’abana wasabye ndetse hejuru y’ibyo, uhawe n’ubutunzi.

Muri ako kanya, uwo bavuganaga ahita abura, arazimira na rwa rumuri ruhita rubura burundu. Mariamu akimara guhaguruka yirebye ku mwenda yari akenyeye asangaho ibizinga by’amata bimeze nk’umuntu uyamumennyeho akamutemba ku mwenda yari akenyeye. Niko gufata umwenda arawuhindura ahari imbere ahashyira inyuma ubundi arataha. Ageze mu rugo yabitekerereje umugabo we, umugabo nawe arumirwa.

Mu mwaka wa 1950 bongeye kubyara umwana w’Umuhungu bamwita MUSABWIMANA ( azwi ku kazina ka Musabwa) akaba ariho na bugingo n’ubu kandi ari Reverend Pasteur muri Kongo aho akorera umurimo w’Imana kuri ubu.

Mu mwaka wa 1952 nibwo idini ya Gikristu yaje muri aka karere igera n’iwabo wa Mariamu i Murenge. Muri icyo gihe muri ako karere Itorero ryar rihari ryitwaga U.P.M.G.B.I (UNION PENTECOSTALE DES MISSIONNAIRES DE GRANDE BRETAGNE ET D’IRLANDE). Iryo torero ry’abakristu rikimara kuhagera, umuryango wa Mama Mariamu wahise wiyemeza kuriyoboka. Mariamu aranezerwa cyane kuko yumvaga bari kumwigisha ya Mana yashakaga kumenya.Ibyo bituma aza no kubatizwa mu mwaka wa 1961

IMANA YAMWIYIGISHIRIJE GUSOMA

Mu mwaka wa 1959 nibwo Imana yatoranyije Mama Mariamu imutorera gukora umurimo wayo imuha impano y’ubuhanuzi , kwerekwa, ndetse ihita inamwigisha gusoma atabanje kunyura mu ishuri iryo ariryo ryose, ndetse hejuru y’ibyo byose imuha ubwenge butangaje. Muri iyo minsi ariko aza kumugara cyane ariko usibye ubwo bumuga bwatumaga atava aho ari yakoraga ibindi bisanzwe by’abantu bazima: akarya, akanywa, akoga, akambara imyenda ndetse akayihinduranya, ikindi kandi akabyara nk’abandi bantu bose basanzwe.

Uko kumugara kwa Mama Mariamu byarushyaga umugabo we guhira amuterura amujyana kwituma cyangwa se kota izuba n’ahandi hose yashakaga kujya umugabo yabanzaga kumuterura. Ibyo bikarushya uyu mugabo cyane.

Umunsi umwe ubwo yari amujyanye kwituma, ari ninjoro hanze mu kigunda kuko icyo gihe bitumaga ku gasozi nta misarane bagiraga, amugejeje aho mu kigunda yari kwituma amusigayo avuga ngo araza kugaruka kumufata amugarure mu rugo.

Ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo yahise afatwa n’ibitotsi arasinzira imvura y’urubura (amahindu) iragwa Mama Mariam ari ku gasozi mu kigunda atabasha kuhikura,imvura iramunyagira ayo mahind yose amuhitiraho. Imvura imaze guhita, umugabo arakanguka yibuka ko yamusize ku gasozi asubirayo kujya kumuzana ababajwe cyane no gusinzira kwe ashyushya amazi aramwuhagira kugirango agarure ubushyuhe.

IMANA YAMUHINDURIYE GAHUNDA Y’IMIBEREHO Y’UBUZIMA BWE

Ibyo byabaye umutwaro wo gusengera icyo kigeragezo,bafata igihe cyo gusenga Imana, ndetse Mama Mariam asenga asaba Imana ngo igire icyo yakora aho kugumya kurushya umugabo.Imana yo mu ijuru nayo ntiyatinda kumusubiza. Muri uwo mwanya yari agisenga n’umubabaro mwinshi, Mariam yumva ijwi rimubwira riti : " Nkugize nk’inyanja itemberwamo n’imigezi ntiyuzure. Uzarya kandi unywe bisanzwe ariko ntuzongera kwituma ukundi byaba ibyoroshye byaba n’ibikomeye.

Ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 1959 kugera mu mwaka wa 1972 bagateka akarya, akanywa nk’abandi bose, agahinduranya imyenda, akoga, n’ibindi abantu basanzwe bakora ariko kuva icyo gihe ntiyongera gusubira ku musarane ukundi habe no kujya kwituma ibyoroshye.Muri icyo gihe cyose akigisha abantu abagezaho iby’Imana yamubwiye byose yicaye. Bikaba byaratwaye imyaka 13 yose nta kujya kwituma kandi agakomeza kubyara nk’abandi babyeyi.Ibi kandi si ukubeshya kuko hari abatangabuhamya babyo batagira ingano babaye hariya i Kabera.

Muri icyo gihe cyose cy’icyo gitangaza cyakorewe Mama Mariam, yabyayemo abana 7 abahungu 5 n’abakobwa 2 b’impanga, kandi kubyara kwe kwabagaho mu buryo bw’igitangaza kuko nta muntu wamubyazaga ndetse n’umugabo we MATARE Musa yakangurwaga no kumva uruhinja rurira rwavutse kuko ahanini Mariam yabyaraga ari ninjoro kandi akabyara we yibereye mu iyerekwa, Mariam hakaa ubwo ajya mu iyerekwa akamaramo nk’umunsi wose atazi ko yabyaye , ubwo umugabo we akajya gushaka ababyeyi bo gutunganya umwana, Mariam akazajya kuva mu iyerekwa asanga umwana yaramaze kuvuka. Aha, Umuhungu wa Mariam Pasteur Mariko waduhaye ubu buhamya akaba yaravuze ko nawe hari ubwo yajyaga yumva Mama wabo Mariamu ari kujya impaka avuga ngo uwo mwana urira nibamushyire nyina atazi ko ari uwe, ariko nyuma yabona ya nda yari atwite atakiyifite agashyira akabyemera.

Mu mwaka wa 1962 habayeho impinduka y’Itorero, rya torero ryitwaga U.P.M.G.B.I risimburwa n’irindi ryitwa COMMUNAUTE DES EGLISES LIBRE METHODISTES AU ZAIRE (CELMZA), Ubwo nyine umuryango wa Mariam bahita baba aba Methodiste kuva ubwo. Iri torero akaba ariryo yakoreyemo imirimo yose Imana yamukoresheje mu buzima bwe.

IMANA YONGEYE KUMUHINDURIRA GAHUNDA Y’IMIBEREHO YE

Mu MWAKA WA 1972 Imana yongera kumukorera ikindi gitangaza gikomeye, imubwira ko imuhinduriye gahunda y’imibereheo ye, muribuka ko twavuze ko kuva mu w’1959 yaryaga, akanywa,akambara, akoga, n’ibindi ariko tiyitume byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye.Ubwo rero bigeze mu mwaka wa 1972 (Ubwo ni nyuma y’imyaka 13) nibwo Imana yabwiye Mariamu ko atazongera no kurya, kunywa, koga, guhinduranya imyenda n’igitambro cyo ku mutwe,ndetse ko atazongera guca inzara,kandi ntanuke ndetse n’imyambaro ye ntusaze cyangwa ngo icike haba no kuba yakwanga kumukwira.Akigisha ijambo ry’Imana aryamiye uruhande rumwe(urubavu),ibi bikaba b byarakomeje gutya abimarana imyaka 24 kuva mu mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana ku Itariki ya 25/09/1996 i GITARAMA Mu Rwanda aho imva ye iri n’ubu ku rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ari naho hari icyicaro cya REGION ya ADEPR-GITARAMA.

Benedata, nshuti z’Imana iyo twandika ubu buhamya bumeze gutya, iyi si ikinamico, si Komedi, si Ukubeshya cyangwa gushaka gushyushya inkuru, ibi bifite abatangabuhamya benshi cyaneeee, baba abanyamulenge babaye i Murenge, mu Bibogobogo, Minembwe n’ahandi, ndetse hari n’abatangabuhamya benshi babihamya bavaga mu Rwanda, Burundi, Tanzania n’ahandi bakajya i Kabera ibi byose bakabyirebera n’amaso yabo.

Kuva mu mwaka w’i 1959 kugeza ku itariki ya 25/09/1996 ubwo Mama Mariam yitabaga Imana, ubuzima bwe bwose yari yarabweguriye Imana n’umurimo wayo, agahanurira abantu, akabasengera,ubundi akajya mu iyerekwa igihe kirekire.Mu minsi ye yo kubaho yabaye umuhanuzi mwiza aba n’umwigisha mwiza, aba umunyamasengesho mwiza...

INYIGISHO MAMA MARIAMU YIGISHAGA

Inyigisho ze zari zikubiye mu ngingo 8:

1. Yigishaga abantu kwihana bagakizwa bataryarya.
(Zaburi 1,1-6), Matayo 13,13-15 , Matayo 13,24-30

2. Yigishaga Ubwere bw’Itorero yihanangiriza abakristo kutibanga n’isi.
2Abakorinto 6,14-18, 1Petero 1,14-17 , Imigani 7,1-5

3. Yigishaga abakristo kuba mu bumwe butarimo amacakubiri y’amoko kuko abizera Yesu ari ubwoko bumwe nk’uko Yesu yasengeye abigishwa be. Yohana 17,20-21

4. Yigishaga abakristo ko bakwiriye gufashanya igihe cyose hariho ibibazo, nk’uko itorero rya mbere ryakoraga. Ibyakozwe n’Intumwa 2,43-47

5. Yigishyaga abakristo kwirinda cyane gusubira inyuma, kuko bigora cyane kongera gusubira mu buzima bwiza wari ufite iyo wamaze kubivamo ukagwa. 2Petero 2,20-22 , Matayo 12,43-45

6. Yigishaga kubaka ingo:

- ABUBATSE : Yabigishaga kubana mu mahoro badatana
- ABATANYE : Yabigishaga kongera gusubirana
- URUBYIRUKO : Yarwigishga kwitondera icyo gikorwa bitegura cyo kubaka urugo bagasenga Imana. Aha yavugaga ko umusore ukijijwe iyo asezeranye n’umukobwa ko bagiye gukundana kugeza babanye, ubwo nyine isezerano rikuru ni iryo.Iyo baguye mu byaha by’ubusambanyi, ntibakwiye gutana ukundi kuko uwo aba ari umugore we w’isezerano, n’iyo yajya gushaka undi uwo akamuta, ubwo uwo wa nyuma niwe uba ari umugore w’isezerano kabone n’ubwo uwo wa nyuma ariwe baba barajyanye gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Itorero.

Yemezaga ko gusezerana ko mu Itorero ari uguhamya ibyahamijwe mu isezerano rikorwa na ba nyirubwite iyo barambagizanya. Iryo rya ba Nyirubwite akaba ari naryo Sezerano nyamukuru. Izo nyigisho nizo bitaga :" INDOWA"

Izo nyigisho tuzisanga muri :
- Luka 16,16 ; Mariko 10, 1-12 ; Abaroma 7, 1-3 ; 1 Korinto 7,10

7.- Yigishaga abakristo gukunda ijuru kuruta isi kuko gukunda isi cyane ari ubwanzi ku Mana.
1Yohana 2,15-17 ; Yakobo 4, 4
- Yerekana ko iwacu ari mu ijuru : Abafiripi 3,20

IBINTU BYEREKANA KO MARIAMU YARI UMUKOZI W’IMANA

Ubwo twabazaga Pasteur Mariko icyatwemeza ko Mama we Mariamu koko yari umukozi w’Imana atari Magician nk’abandi bose bakora Maji yadusubije muri aya mabambo: :" Hari ibintu umunani byerekana ko Mama yari umukozi w’Imana koko. Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1. Imana yari yaramuhaye Ubenge butangaje : Ikibyerekana ni uko abantu bose bazaga iwacu i Kabera,muribo habaga harimo abazungu baturutse mu bihugu bitandukanye nka : Norvege, Suede, Suisse, Danemark,.....Ndetse hakabamo abayobozi bakomeye bo muri ibi bihugu twegeranye harimo abadepite, abakuru b’intara, abasirikare bakuru, n’abandi,..nyamara aba bose icyabatangazaga ni ukuntu umukecuru wo mu cyaro utazi gusoma, afite ubwenge butangaje utabonana abandi bantu. Iki cyerekanaga ko Imana yakoreraga ariyo yamuhaye ubwo bwenge.

2. Nubwo yari afite izo mpano zikomeye, yicishaga bugufi cyane, abamubonye bose bikabatangaza. Iyo wabaga uje yamaze kwerekwa ibyawe, ntabwo yihutiraga kubikubwira kugirango atagukura umutima. Yabanzaga kukuganiriza n’ubugwaneza, yamara kukwiyegereza neza neza, abona watuje akabona kukubwira ibyawe byose.Ibi bitandukanye cyane n’abantu ba none Imana iha impano bakiremereza wabagera imbere ukagirango bigize utumana duto.

Matayo : 2,12 na Imigani : 22,4

3. Mama Mariamu yari umugwaneza utangaje: Iyo wajyaga i Kabera wumva wenda ko atari bukwakire, yabanzaga kukwakirana ubugwaneza yamara kukubwira ibyawe byose wasaba imbabazi akakubabarira kandi ntazongere kubyibuka ukundi.Ibi byatumaga abantu benshi kuza i Kabera bumvaga bahabonera ihumure ryinshi.

4. Mama Mariamu yagiraga urukundo rutangaje : i Kabera habaga urukundo ruzira ivangura ry’amoko. Iyo wahuraga na Mama Mariamu, yashakaga ko mwigumanira mukiganirira ahubwo ugasanga abashinzwe Protocole nibo bbashaka kumugukuraho nyamara we yumvaga yishakira ko mwakwigumanira. Ibi abagiyeyo bose bakaba bemeza ko yagiraga urukundo rutangaje. Yohana 13,34-35

5. Mama Mariamu yagiraga kwihangana gutangaje : Abantu cyane cyane bo mu Matorero atandukanye baramututse,baramurwanya, bamwita umuhanuzi w’ibinyoma, abandi bamwita Dayimoni n’andi mazina mabi, ariko abo bose ntabarakarire ahubwo akabasabira ngo Imana ibahe agakiza. Matayo 24, 13 na Yakobo 1,12

6. Mama Mariamu yari azi kubabarira nta Conditions ashyizeho : Abamutukaga bazaga i Kabera tukabakira neza babireba bagataha bihannye. Abo bose yabaga azi eza ibyo bamuvuze bibi, ariko mu kubababarira nta condition yabashyiragaho. naho kuri ubu ngo kugirango umuntu aguhe imbabazi aragusaba ngo genda ubanze uzenguruke amatorero yose wavuzemo ibyo bintu ubasabe imbabazi ubone ugaruke nkubabarire, Ibi kuri we ntabwo yabyemeraga.

7. Yari aziko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa (Ibyakozwe n’Intumwa:20,35): Bamuzaniraga imfashanyo nyinshi nyamara byose bikajya mu murimo w’Imana nta na kimwe yisigarije : Bamwe akabaha amatike batayafite, abandi akabagaburira ibyo bashaka, abandi akabaha ibyo bambara n’ibindi bakennye ku buryo nta n’akazu twigeze twubaka muri izo mpano n’bwo zari nyinshi. Byose yarabitangaga bigakora umurimo w’Imana.

8. Yari yuzuye ishyaka ry’Umurimo w’Imana nk’umuhanuzi Yeremia: Iyo yajyaga mu iyerekwa buri gihe yagarukaga arira amaso agahora yatukuye. Ibi kuri twe bivuze ko yari umukozi ukorera Imana ntiyari umukozi ukoreshwa n’Imana kuko aba bakozi bombi baratandukanye cyane.

UKO YITABYE IMANA

Nk’uko twabivuze haruguru, Mama Mariamu iyo yajyaga mu iyerekwa yavagamo ari kurira cyane bitewe n’ibyo yabaga yabonye, nta na rimwe yigeze ava mu iyerekwa yishimye, ahubwo yabaga ababaye. Akaba yari yarabwiye abantu ko umunsi bazabona avuye mu iyerekwa yishimye, afite akanyamuneza, bamubaza amakuru akavuga ngo ni Meza, bazamenye ko isaha ye yo gutaha yegereje.

Umunsi umwe rero ubwo Intambara ya Kongo yageraga, nibwo ingabo za Congo zaje gufata abanya Murenge ngo zibafunge kuko zavugaga ngo Ni ibyitso by’ingabo z’u Rwanda kandi bakaba bari bafite ubwoba ko ingabo z’u Rwanda zateye Kongo. Ibyo byatumye bagera n’i Kabera abantu baho barabafata bajya kubafunga na Mama Mariamu nawe nubwo yari ikimuga baramuterura bamujyana n’abandi bavuga ngo :" Nibasange bene wabo i Rwanda.

Ubwo babafunguraga bakabazana bakabata ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Bugarama, Interahamwe nibwo zaje zibasamira hejuru zicamo benshi mu babaga i Kabera, i Murenge, mu Bibogobogo,mu Minembwe n’indi misozi ihakikije.Cyane cyane bishe abagabo n’abasore, n’abana b’abahungu abagore barabareka.

Ubwo bazaga baruhukira i Gitarama mu Rusengero rwa ADEPR ku Kicaro cya Region giherereye kuri Paroisse Nyabisindu.Iryo joro bakihagera Mama Mariamu ajya mu iyerekwa nk’uko bisanzwe, amaze kuvamo aza yishimye, amwenyura aseka, nyamara uwo munsi nibwo Interahamwe zari zishe abantu benshi mu bo bavayei Kabera. Kumwenyura kwe avuye mu iyerekwa ntibyari bisanzwe kuko twababwiye ko ubusanzwe yavagamo arira, aririra abarimbuka, aririra ibyaha bikorerw mu isi.

Bakimara kubona avuye mu iyerekwa ari kumwenyura, baramubajije ngo :" Amakuru ki Mama ? arabasubiza ngo ni meza (ibi nabyo ntibyari bisanzwe), bose bamenye ko isaha ye yegereje kuko ariko yari yarababwiye. Ubwo iryo joro yahise aryama araruhuka ahita ashiramo umwuka iryo joro ryo kuwa 25/09/1996. Umurambo we bawushyinguye mu isambu y’urwo rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ruri i Gitarama.

Mu bo basenganaga hasigaye bamwe nabo baba mu mudugudu uri ku Itorero ADEPR Nyabisindu, bakaba abenshi bamaze gusaza bakaba bibumbiye muri GROUPE ABERA ikaba ikomeza gusenga no guhimbaza Imana umunsi ku munsi bagera ikirenge mu cya Mama wabo Mariamu nk’uko nawe yakigeraga mu cya KRISTO.

Ubu abantu babaye i Kabera, abazi ibyiza basigiwe na Mama Mariamu barimo kandika igitabo kizaza kivuga ku buzima bwe, icyo gitabo kizazajya ahagaragara mu minsi iri imbere.

UBUHAMYA BURANGIRIYE AHA

IMANA ISHIMWE YO YATORANYIJE MAMA MARIAMU IKABONA ARI UWO KWIZERWA IKAMUGABIRA UMURIMO MU GIHE CYE

Iyi nkuru muyigejejweho na
N.J,Bosco/www.jesus.rw
ku bufatanye na

INSHUTI YA JESUS Pasteur IRIHOSE Mark

Umuhungu wa Mama MARIAMU KINYAMARURA
C/O Eglise Methodiste Libre au Rwanda
Phone : 0788268948

1). Umugabo witwa Sebukubo
yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu gitangaje kitazibagirana mu
mateka y’Abanyamurenge no ku bandi bose bazacumva. Kubgo kuzura umwuka
w’Imana, uyu mugabo yaragurutse ava ahitwa mu Bibangwa aca hejuru
y’igishanga ca Rusizi agera mu Gitoga (nukuvuga ko yavuye ku musozi umwe
akagurukira k’uwundi). Iyumvire nawe ubuhamya bge:

2).
Abagabo babiri bitwa Kibubuta na Bizuru bigeze gufata ibishirira
by’umuriro babyandikisha amandiko. Ikintu gitangaje nuko ibi bishirira
bitabatwitse kandi nuko ibishirira byabashije kwandika nk’ikiramu.

3).
Uwitwa Rugina yuzuye umwuka ari munsi y’inka ahaye ayikama arayirengeza
ayigeza. Ikintu gitangaje nuko inka iremereye mu buryo butangaje ariko
ayirengeza ari wenyine.

4). Abantu bagiye mu butayu gusenga,
bagezeyo barakayura kuko nta muriro bari bafite. Bagiye kubona babona
umuriro w’ikombe uraje aho bari barota bashira imbeho. Imbeho imaze
gushira, wa muriro babura aho ugiye. Ikintu gitangaje nuko batabashije
no kubona aho iryo kombe ryari riri, yewe ntibabonye n’ikara cangwa
urwavumba rwo mu ziko.

5). Igitondo kimwe umu pasiteri witwa
Kamburishi yahuye inka nkuko bisanzwe. Ageze ahantu arapfukama atangira
gusenga burira buraca, burongera burira buraca. Mbese yahamaze amanywa
abiri n’amajoro abiri. Ikintu gitangaje nuko uyu mukozi w’Imana
atabashije kumenya uko byamugendeye mu gihe murugo iwe bamushakaga
babajwe nuko batazi irengero rye. Yahumuye amaso arangije gusenga agira
ngo haracari muri ca gitondo yahuyemo inka.

6). Mu mwaka wa
1996, uwari umuyobuzi wa Kivu y’amaj’epfo yategetse ko Abanyamurenge
bose muri Congo bicwa ndetse n’ibyabo bikanyagwa. Ibi ntiyabashije
kubigeraho yuko Imana yakoze igitangaza gikomeye ubgo yoherezaga ingabo
zari zivuye mu mahanga ziratabara.

7). Umubyeyi Mama Domitila
Nyabibone yagiye mw’iyerekwa ubgo bari mu butayu basenga n’abandi. Amaze
kuja mw’iyerekwa yaratinze yuko yamazeyo iminsi ine yose. Imana itegeka
abari kumwe nawe kudahamba umubiri we ahubgo ko bagomba kuwubika neza
yuko nyirawo azagaruka. Ibi byabaye igitangaza gikomeye yuko umubiri
wari watangiye kunuka. Umunsi ugeze nyirawo yaragarutse awusubiramo. Ubu
twandika iyi nkuru, Mama Domitila ariho n’umukozi w’Imana mu gihugu ca
Canada.

8). Guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1972, Mariamu
Kinyamarura yayimaze ataja mu bgiherero abishobojwe n’Imana. Guhera mu
mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana mu 1996, uyu mubyeyi Imana
yamwongereye kutarya, kutanywa, kutiyuhagira, kudahindura ihuzu.
Tubibutse ko ibi byose nyiri bgite yabisabye Imana nyuma yo kumugara
bikomeye. Yabonaga ko arusha umugabo we cane ahitamo gusaba ibi tuvuze
haruguru.

9). Mu ntambara ya Mureure, Abanyamurenge baratewe kuri
Kirumba. Abagabo barafashwe baricwa. Kubera ko aba bantu bishwe bari mu
bubyuke butangaje, ndetse bivugwa ko umu pasiteri wari ubarimo
yisabiye kuraswa mu gihe abandi bicwaga urw’agashinyaguro. Ijuru
ryagaragaje ko ryishimiye kubakira maze humvikana ingoma mu kirere.
Abenshi mu bantu bari baherereye muri kariya karere ico gihe
barabihamya.

10). Umubyeyi witwaga Mutesi yahoraga avuga ko
hariho indirimbo azabona ko izamuviramo igare (azatuma azamurwa). Umunsi
umwe ahitwa i Mirimba, bataramye ahantu, baririmba ya ndirimbo. Hashize
umwanya baririmba iyo ndirimbo, Mutesi ahita acikana umwuka urashira
yitaba Imana ako kanya.

Imana y’Abanyamurenge iragahora ku ngoma!
Tuzakomeza tubagezaho ibindi bitangaza mu makuru yacu y’ubutaha.

source: imurenge.com

Nitwa UWIRINGIYIMANA Theogene navutse nsanga iwacu tuba mu nzu y’ibyatsi, nza kuva mu rugo nza I Kigali mpageze nsanga ni ahantu hatandukanye n’aho nabaga ngeze I Kigali nahise njya gusaba akazi ko mu rugo, ndakabona ariko uwankoreshaga abona ntako nshoboye ahita anyirukana nsubira mu rugo maze imyaka itatu ndagaruka ntangira gukora akazi k’ubuzunguzayi mu mujyi wa Kigali icyo gihe nacuruzaga utuntu duke tudafatika turimo inzembe, ibikwasi, imbuma n’ibindi

Si ibyo nakoze gusa kuko nakoze n’akazi ko gucukura ubwiherero aho ni naho nahuriye n’akazi gakomeye aho nakoraga ntibambembe ngo nuko badafite amafaranga avunje, nakomeje kubaho gutyo hashize igihe gito nshaka umugore ariko mushaka nkiri muto, icyo gihe rero nabanaga na mushiki wanjye wavukanye ukuboko kumwe, twari abatindi bo kubabarirwa kuko ndibuka ko mama yarinze apfa tudafite ubushobozi bwo kwigurira matelas

Ndibuka akimara gupfa abantu bateranije amafaranga yo kugura isanduku arabura biba ngombwa ko bashwanyaguza intebe y’urubaho twari dufite maze bakuramo imisumari dushyingura mama, nyuma rero nashatse umugore nkuko nari maze kubivuga, ntangira gucuruza uducogocogo ku ikarito, ndibuka ko buri mugoroba naryaga ubugari mara amezi abiri yose ndya ubugari gusa

Icyo gihe rero ako gakarito baje kukiba ariko ubuzima burakomeza ntangira kujya gusenga nkasaba akanya ko gushima Imana mu ndirimbo nkaririmba nkobona abantu nka babiri bambwira ko nzi kuririmba

Naje kujya muri studio imwe yitwa isoko y’ubugingo ku ndirimbo icumi nari mfite banca ibihumbi ijana ariko nta n’atanu nari mfite, indirimbo zarakozwe rero ariko nzimarana igihe ntarazitanga ngo zikinwe, byaje gukunda rero indirimbo zirakinwa kuri radio Rwanda ubuzima burakomeza

Uyu munsi tuguwe neza cyane njye n’uuryango wanjye kandi nkomeje gukorera Imana, ndashima Imana yabanye nanjye kuva mu buto ikankuza data yaranyihakanye none nkaba mvuyemo umuntu w’umugabo, Imana ishimwe yarakoze

[email protected]

Ku munsi w’ejo hashize ku isaha ya sa munani ni bwo nyakwigendera Pastor HAMURI Daniel yitabye Imana azize indwara y’umutima na Diabeti. Urupfu rw’uyumukozi w’Imana ntirwatunguranye kuko yari amaze igihe kitari gito arwaye Imana yari irimo kumutegura.

Kuri uyu wa kabiri isaa tatu nibwo habaye umuhango wo kumusezera ku mugaragaro; uyu muhango wabereye ku rusengero rwa ADEPR Mbugangari kuko ariho yari ari umushumba.

Aha ,hari ubuyobozi bukuru bw’itorero ry’ADEPR bugizwe n’abashumba, abakuru b’Itorero ,abavugabutumwa n’amakorari. Hari kandi imbaga y’abantu basaga 3000 dore ko n’urusengero rwabaye ruto benshi bagahagarara hanze bityo ibyo bikaba byatumye gahunda yo kumusezera itinda ariko kandi byari ngombwa.

Mu bashyitsi bari aho harimo, aboyobozi b’andi matorero akorera muri aka karere nka Ensemble de Dieu, Methodiste libre na AEBR umuyobozi w’akagari ushinzwe umutekano abaturage baturiye umujyi wa Goma ndetse n’abandi bantu benshi bavuye mu ntara zitandukanye zigize igihugu cy’u Rwanda… Hari akandi koral BETHEL ariyo yaririmbiye abaraho ndetse na choral Rehobothi yari abereye umuyobozi.

Mu ijambo rye , umuvugizi w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda Rev .Pastor USABWIMANA Samuel

Yabwiye abari aho ko twese tuzaca imbere y’intebe y’Imana tumurikirwe ibyo twakoze tukiri mu isi. Ati: twese duharanire kuzarangiza urugendo rwacu amahoroAsoza asoma ijambo ry’Imana ryanditswe: 2ABAKORINTO 4:7 , ABAHEBURAYO 10:32 , IBYAHISHUWE 20:11

Yasoje kandi ijambo rye avuga ku buhamya bwa nyakwigendera ,ati : “utashye neza ugiye kuruhuka imiruho yo muri iyisi”. Ati: “ yemwe banyetorero ntabwo iherezo ryacu ari mu itorero ahumbwo ni mu ijuru”.

Nyuma y’ijambo rye havuzwe bumwe mu buhamya bwa nyakwigenderaTubibutse kandi ko HAMURI Daniel asize umugore n’abana bane.

Madamuwe ati: twabanye neza ! agiye tumaranye imyaka mirongo ine.yakundaga kubaha Imana kandi akanayikorera igihe cye kinini yagihariraga kuba mu nzu y’Imana akorana amasengesho n’abaririmbyi ndetse n’abakristo muri rusange.Imana imutwaye yaramuteguje kandi nanjye yaranteguje.

Yarangije ashimira itorero n’abakristo urukundo bamugaragarije mugiye cy’irwaza cye ndetse ashimira n’umuryango we muri rusange.

Mu batangabuhamya harimo Pastor LAURIEN umushumba w’ururembo rwa Gitarama uyu yari umuririmbyi wa choral Bethania I cyangugu akorana umurimo na nyakwigendera.

Ati: HAMURI Daniel yarangwaga no kuzura umwuka wera .niwe watangije Choral Betania yari intwari mu imirimo y’itorero aharanira iterambere ry’ama korari.si ibyo gusa, atanga n’ubutunzi bwe mu igihe cy’uburwayi bwe naje kumusura mbona yifuza kujya murusengero cyane kandi nyamara ntambaraga yari afite! Yubahaga Imana !! Imana imuhe iruhuko ridashira.

Muri aba kandi harimo na Pastor MUNYAMAHORO Seth wabaye umushumba w’ururembo rwa Gisenyi akorana na Nyakwigendera mukubaka umurimo w’Imana muri iyi ntara Ati: HAMURI Daniel yari intwari nabaye umushumba w’iritorero igihe kitari gito niwe war’unyungirije ariko nyamara nubwo nitwaga umuyobozi Hamuri niwe wakoraga cyane!!! Ibibanza byinshi twubatsemo insengero harimo naha turi niwe wagiye ahagura ubundi akajya mu buyobozi ahandi bakahamuhera ubuntu njye nkumva ambwira ibikorwa byiza yakoze.Imana imuhe iruhuko ridashira.

Nshuti bakunzi b’urubuga ,ntabwo twavuga ngo turangize gusa mu twemerere dutegure neza amateka y’uyu Nyakwigendera pastor HAMURI Daniel mugihe kitari gito tuzayabagezeho. Gusa twababwirako

HAMURI Daniel ari mu bantu batanze izina ETINCELLE, ikipe nkuru y’umupira w’amaguru mu karere ka Rubavu aho yayikiniye igihe kirekire akayizamura ndetse akanayitoza.

HAMURI Daniel yabaye Umucamanza igihe kitari gito kandi ari na Pastor.

HAMURI Daniel yabaye umwarimu mu mashuri makuru igihe kitari gito.

Hamuri Daniel yubatse insengero zirenga cumi mukarere ka rubavu aba umwe mubazanye ubutumwa mbwiza muri iyi ntara.

FRERE Manu i Rubavu

 

 

 

 

Mama amaze kunta mfite imyaka 3, nahise njya kuba mu kigo cy’imfubyi cya DDASS. Nyuma y’igihe kitari gito, Data, niba umutima warakomeje kumucira urubanza, yaraje aramfata anjyana kwa Mireille wari indaya ye bari bafitanye abana babiri.

Data, yari umuntu wakundaga gusohoka, akajya kwinezeza mu masaha y’ijoro kandi akaba n’umuriganya. Yari afite iduka ry’imyenda (prêt- à -porter), ubucuruzi bwari buteye imbere cyane, ariko ntiyabashaga gutandukanya igishoro n’inyungu.

Muri ayo majoro yararaga yuzuyemo za « champagne » ndetse n’amatabi, yararaga atanga za « cheques » zitazigamiye , imyitwarire mibi cyane yagize ingaruka ku muryango.

Amaze kubona ko amadeni amubangamiye, ashakishwa hose n’abamwishyuza, yazinze utwe ahungira mu gihigu cya Côte d’Ivoire, ansiga kwa Mireille. Iki nicyo kimunyibukirizaho ko atari inyangamugayo.

Imyaka yakurikiyeho, yari imyaka y’umubabaro mwinshi kuri jye. Mu ruhande rw’umwuka ndetse no ku mubiri. Mireille washenguwe n’agahinda ndetse akagira n’inzigo urebye icyo nari ndi cyo imbere ye, yafashe akamenyero ko kunkubita.

Yarankubise cyane, ibipfunsi n’amagambo ankomeretsa umutima kugira ngo anyereke ko nta mwanya wanjye uri muri urwo rugo. Kuko ntashoboraga kwisubiza mu kigo cy’imfubyi kuri DDASS, yangize umuretwa we, igikoresho agenza uko ashaka. Icyari kibabaje cyane n’uko mu bwana byanjye jye nabonaga ko ari mama.

Twari dukennye, tudafite ibyangombwa by’ibanze mu rugo : amashanyarazi, ibiryo, imyenda noneho bigatuma abashinzwe imibereho myiza mu gace k’iwacu batwitaho kenshi bakadufasha.

Ku bw’iyo mpamvu kandi twari dutuye muri quartier y’abakene ndetse y’ibirara, yananiranye muri Paris. Birumvikana ko nakuriye ahantu hari ubugizi bwa nabi, haba mu rugo ndetse no hanze.

Uko imyaka yagendaga ihita, nagendaga nigomeka ku buyobozi ubwaribwo bwose, noneho iyo myitwarire mibi y’akavuyo ituma menya gereza mfite imyaka 15. Imyaka yakurikiyeho, noneho yo imbera mibi mera nk’umanuka ajya i kuzimu. Muri iyo myaka nabaye umucuruzi w’ibiyobyabwenge, ndabinywa, ndabyara, ntangira no kwitwaza intwaro. Muri icyo gihe nasimbutse urupfu inshuro ebyiri, umuvandimwe wanjye Frank arapfa, bamwica urupfu rw’agashinyaguro muri « restaurant ». Yari afite imyaka 30.

Nyuma nahuye na Manu, umukobwa w’umukristo wamperekeje mu rugendo rwanjye rwa nyuma rwa kalvariyo nakoreye mu nzu y’imbohe « Bois-d’Arcy » aho nafungiwe incuro ebyiri nzira kwibisha intwaro. Manu yahinduye ubuzima bwanjye.

Mu gihe namaze nganira na Manu, Imana yaransanze iranyiyereka. Aho hantu nari mfungiye habi, hatari habereye kuba, nahaboneye ukuboko kw’Imana kandi Imana yigaragaza mu buzima bwanjye mu buryo butangaje.

Nyuma y’amezi arindwi mfungiye muri gereza, nararekuwe by’agateganyo, kugira ngo kandi nyuma y’amezi 36 nzitabe urukiko ncirwe urubanza.

Igihano nari ngenewe ukurikije ibyaha naregwaga, cyari igifungo cy’imyaka 20. Ariko aho ngaho naho, ubuntu n’imbabazi byayo ntibyambaye kure kuko kubw’igitangaza cy’Imana nasohotse mu rukiko nitwa umwere.

Guhera ubwo, Imana yahinduye byose, abirindura byose mu ubuzima bwanjye,imigambi yanjye yose, impa imbaraga zo kureka ibibi nakoraga kera, naretse ibiyobyabwenge, abo twasangiraga, twagendanaga, ndabareka, byose birahinduka.
Yatumye muri jye hazamo inyota nyinshi yo kuyikorera, no kuvuga ibitangaza yankoreye byose. Ibyo nihutiye kubikora, ndabikora buri munsi kandi cyane nkibanda ku midugudu « Quartier » irimo ibirara.

Nyuma y’imyaka itanu, kubera umuhati nari mfite, nagiye muri ministere y’ivugabutumwa ku neza y’ umufasha wanjye Manu ndetse n’abana bacu bane.
Icyubahiro n’icy’Imana!

Ubu buhamya n’incamake y’igitabo cyitwa : « 52964 des ténèbres à la lumière »

Byavuye ku rubuga : Topchretien.com, bishyizwe mu kinyarwanda na Adda- Darlene.

Uyu mugabo Youcef Nadarkhani
yakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rw’ikirenga rwa Iran kubera ko
yanze kwinjira mu idini ya Isilamu ngo ave mu bukirisitu.

Ni ubwa mbere mu myaka 20 ishize, Leta ya Kiyisilamu ya Iran itanga
igihano cy’urupfu ku mukirisitu. Pasitori Youcef Nadarkhani, ayobora
itorero ry’Abakiristu riri i Rasht, yatawe muri yombi mu Ukwakira 2009
ubwo yifuzaga kwandikisha iri torero rye.

Mu kujurira kwa Pasitori Nadarkhani kuwa Gatatu, Urukiko rw’ikirenga
rwa Iran rwanze icyifuzo cye, ahubwo rutegeka ko asubira mu bacamanza
b’ibanze i Rasht akaba ari bo bafata umwanzuro niba Nadarkhani yarigeze
kuba umusilamu mbere yo kuba umukirisitu, ibi Nadarkhani arabihakana ngo
kuko atigeze aba Umusilamu.

Nk’uko ikinyamakuru the telegraph kibitangaza abacamanza b’i Rasht
bavuga ko Nadarkhani atigeze aba Umusilamu, ariko ko abakurambere be
bari muri iri dini.

Pasitori Youcef Nadarkhani

Nk’uko Sky News ibitangaza, uyu mugabo asanzwe ari umupasitori mu
bakirisitu akaba yahamwe n’icyaha cy’ubuyobe (apostasy) bwo kuva mu
idini ry’umukiro rya Isilamu, gusa kuba n’ubusanzwe yarahoze ari
Umukiristu ntabwo biri kumugwa neza kuko abakuru b’imiryango batangaza
ko niba abasekuru be bari abasilamu nawe agomba kumuba cyangwa agafatwa
nk’uwishe amategeko.

Uyu mugabo yafashwe mu mwaka wa 2009 ahabwa amahirwe inshuro zigera
kuri eshatu yo kuba yareka kuba umukristu akagaruka muri Isilamu aranga,
yongeye guhabwa amahirwe ya nyuma ku wa Gatatu yo kugaruka muri Isilamu
nabwo yaranangiye.

Nadarkhani mu rubanza rwe yagize ati : “Kwihana banshinja bivuga
gusubira muri Isilamu, nasubiriramo iki ? Mu mubabaro nari ndimo mbere
y’uko mbona urumuri muri Kirisitu”.

Umucamanza arongera ati : “Ni iyobokamana ry’abasekuruza bawe,
Isilamu” naho Nadarkhani ati : “Sinshobora”, aya magambo yo mu rubanza
yashyizwe hanze n’ikigo gishinzwe amategeko n’ubutabera muri Amerika,
American Center of Law & Justice.

Muri Iran hatawe muri yombi abakirisitu 300 mu mijyi 35 yo muri iki
gihugu kuva muri Kamena 2010. Abafashwe bagungirwa muri za gereza
zanduye.

Abakirisitu bo muri iki gihugu baratabaza ko amahanga yabafasha gusohoka muri aka kaga ko gutotezwa kuko ari Umukirisitu.

source: igihe.com

Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu giherereye mu majyepfo y’umugabane w’AmerikaUmwana w’umukobwa Angelica yeretswe ubwami bw’ijuru nuko kwa satani hameze. Yiboneye Yesu Kristo arira kubera imitima yabantu n’imyifatire mibi, bamwe mu rusengero bamuteye umugongo n’abaririmbyi beshi bayobora abana bato inzira ija ikuzimu.

Yeretswe bamwe mubantu bari bubashwe hano kw’isi nkabaririmbyi bazwi cane kwisi nabakinyi ba Firime ukuntu bamwe bagiye mw’ ijuru ariko abo twari tuzi bagasigara kuko batiteguye .Yeretswe ukuntu abantu bazasigara muri iyisi babuze uko bagira. ubu buhamya bwa Angelica bwabaye muri 2009.Uwafashe ijambo ryambere avuga ati”amazina yanje nitwa Maxia Zambrano Mora nyina wa Angelica twafashe amasengesho yiminsi icumi nitanu twiyirije ubusa muri aya mafungo nabonye ibintu bitangaje ntari nabona mu buzima bwanje bwose.

Dutangiye gusenga turirira Imana iduha igice muri Bibiria muri Yeremiya 33:3 kivuga ngo “Ntabaza ndagutaba nkwereke ibikomeye biruhije utabasha kumenya.”Angelica aravuga ati nfite imyaka icumi numunani ndi umunyeshuri muri collegeNamenye Imana nfite imyaka icumi nibiri ariko incuti zanje zose nta numwe wari umurokore nkunva ntameze neza kuba ndi umurokore incuti zanje zose badakijijwe mpitamwo kubivamwo.

Ndangije kubivamwo nabaye mu buzima bugoye cane bavandimwe ariko Imana irongera ibinkuramwo ubwo nuzuzaga imyaka icumi nitanu kw’isabukuru yanjye Imana irongera ibingarura mu gakiza. Papa yakomezaga kubwira mwana wanjye ibyo ukora ntabwo aribyo nkamusubiza nvuga nti: ntawe ugomba kubwira ico gukora kandi ngomba gutwara ubuzima bwanje uko shaka munyambarire, mumivugire ndetse no mumyifatire.

Ngejejye imyaka icumi n’irindwi mbona ko aringobwa kwatura ndavuga ngo Mana yanje nunva nfite umubabaro mwishi kubera ibyaha byanje umbabarire, kubyo byose nakoze kandi wandike izina ryanje mugitabo cy’Ubugingo kandi Mana yanje umpindure, ndangije rino sengesho nunvise ntacahindutse kinini gusa icahindutse nuko natangiye kuja k’urusengero, gusenga no gusoma Bibiriya.

AngelicaMukwa munani k’urusengero barantumira mu masengesho y’iminsi 15 mbere yo kwinjira icumba c’amasengesho ndavuga ngo Mana yanjye uzabane nanje muraya masengesho.Amasengesho atangiye buri muntu wese nabonaga yafashijwe cane bavuga noku ndimi njye nunvaga ntacahindutse byari bisa nkaho nje ndahari, ntangira gusenga mvuga nti Mana yanjye ariko urankunda ariko urahari gituma nje utanvugisha abandi bose ko urimo ubavugisha? Mana nyereka ikintu kimwe gusa kingaragariza ko nanjye urimo unyunva, nunva ijwi rinini rivuga ngo soma Yeremiya 33:3.

Ndabaza Mana iryo n’ijwi ryawe koko ndongera ndavuga ngo mana ese kino gice umpaye nicanjye? Nabigize ibanga nta muntu nigeze bwira iby’iryo jwi nunvise. Nkomeza gusenga mvuga nti Mana yanje nyereka ijuru naho kwa satani ho ndahunva ntabwo ari ahantu heza; ndongera ndigarura ndavuga ngo Mana bibe nkuko ushaka ariko Mana ndagusaba ko ubanza ukampindura nkaba umuntu mwiza udasanzwe.Turangije Amasengesho turataha ibigeragezo by’iy’isi bikomeza kuba byishi numva ngize intege nke ariko Imana irankomeza, ntangira nokumva ijwi ryImana neza.

Mu kwezi kwa cumi nakumwe umwe mubakozi b’Imana twasenganaga aza mu rugo arambwira ngo Imana iguhe umugisha ndamusubiza nti Amen. Arambwira ngo Imana yakuntumyeho ngo nkubwire ngo ugomba kwitegura kuko Imana igiye kukwereka ibintu bikomeye utazi, Igiye kukwereka uko ijuru rimeze ndetse no kwa satani kuko umaze iminsi myishi usaba Imana kukwiyereka Imana yampaye igice muri Yeremiya ngo nkiguhe Yeremaya 33 :3. Ndangije ndamubaza nti mukozi w’Imana ni gute wamenye ko nari maze iminsi nsaba Imana kunyiyereka nta muntu numwe nigeze bwira.

Umukozi w’Imana aramusubiza ngo Imana ukorerara nanje niyo nkorera. Dutangiye gusenga mbona ko ijuru rikinguka mbona abamarayika babiri baramanutse mbibwira umukozi w’Imana arambwira ngo babaze impanvu baje hano, bari barebare beza cane bafite inshusho nki ya zahabu,bambaye inkweto zibonerana ni umwitero mwiza cane namababa. Ndababaza mwaje gukora iki hano baransubiza ngo twaje kugirango tukujane tukwereke ijuru no kwa Satani uko hameze.

 

Ntabwo tuzakuvanayo tutahakweretse hose ndabasubiza ngira nti ntakibazo ijuru mwari nyireka ariko kwa satani ho ntaho shaka kubona maze Abamarayika baranyihorera ntibagira ico barenza ho amasengesho arangiye turataha ariko nkomeza kubabona imbere yanje. Nitegereje neza mbona indi shusho yasaga neza kurusha mbano Abamarayika hamwe n’ Umwuka wera. Abamarayika bari beza ariko Mwuka wera yasaga neza kubarusha, numvaga ijwi ry’Umwuka wera ryuzuye urukundo no kunyitaho cane Bavandimwe nta kuntu nabona nabasonanurira iryo jwi ryamwuka wera buri kanya numva ga ijwi ryiza rivuga nti Nd’Imana iri kumwe nawe iminsi yose.

Nakomeje kugendana nuwo Mwuka wera ahantu hose ndetse n’igihe ngiye mw’ishuri hashize iminsi mike umukozi w’Imana araza arambwira ngo witegure ugiye gutwagwa mw’ ijuru ariko ambwira irindi jambo rikomeye ngo ngiye gupfa, ntabwo byari byoroshe bavandimwe kumva ngo ngiye gupfa ndamubwira mukozi w’Imana nko nkiri muto nigute ngiye gupfa, Umukozi w’Imana aransubiza ngo ntugire ubwoba kuko Imana izaba iri kumwe nawe kandi Imana izongera ikugarure mu mubiri ku girango utange ubuhamya bw’ijuru nubwo kwa sataniNunvise icyo gisubizo ndavuga ngo amen ariko ntangira kwibaza ni imodoka se izangonga n’iki kizambaho nkiri muribyo nunva ijwi rivuga ngo Ntutinye.

Mu kwacumi na kumwe itari 6 mvuye kw’ishuri Abamarayika bari bari kumwe nanjye bahimbaza Imana bavuga ngo urera, urera urera ariko ntabwo bamvugishaga. Nabona umwuka wera ari kumwe nanjye igihe cyose kandi aba ari kumwe n’abantu bose nuko utababonesha amaso y’umubiri.Mu kwacumi na kumwe kw’itariki zirindwi mvuye kw’ishuri numva ijwi ribwirango itegure urapfa none nahise mbona ko ari Umwuka wera maze kumva iryo jwi ndasubiza ngo ntabwo shaka gupfa none , asubiramwo avuga n’ ijwi nini ngo witegure urazamurwa none.

 Ntangira gusenga mu mutima mvuga ngo Mana yanjye reka wamugabo wakoresheje ubushize yongere agaruke kubwira ino nkuru musange mu rugo Bavandimwe Imana izi ibintu byose ngeze mu rugo nsanga wa mukozi w’Imana yahageze mubonye ndamubwira ngo Imana iguhe umugisha aransubiza ngo nawe iwuguhe ahita ambaza ese Angelica uriteguye, Imana irakujana sakumi za nimugoroba, arangije kuvuga ndamubwira ngo Amen ariko ngira ubwoba mu mutima. Umukozi w’Imana arambwira ngo reka dusenge dusabe Imana igukomeze turangije gusenga nunva ntangiye kugira umunezero ntari numva kuva mbayeho ubwoba buhita bushira, ntangira guseka, kuririmba buri muntu wese waraho aratangara babonaga umunezero mfite udasanzwe.

Barambaza ngo ko wishimye cane niki ndabasubizango uyumunsi ndabona iby’Imana yansezeranyije Mpamagara Mama Maxia Zambrano Moramubwira ko ngiye gutanga ibintu byanje byose kunshuti kugira ngo ntagarutse bazabikoreshe buri incuti zanje zose nabwiraga baransekaga.Ndangije nsenga Amasengesho magufi mvuga nti Mana yanjye uzanfashe nvuge uko ibintu nabibonye bwirize abantu kwihana kandi niba ubona ntazabishobora sinzagaruke.

Umukozi w’Imana twarimwo dusengana ndamubwira ngo ibi wunvise nsenze ntubibwire mama aransubiza ngo simubwira ubunyine ariko Numara kugenda ndamubwira. Sakenda nigice zigeze ijwi ry’Imana rimanukira umukozi w’Imana rimubwira ngo siga amavuta Angelica umubiri wose umukozi w’Imana ahamagara nyina numukobwa basenganaga kumufasha. Sakumi zuzuye nkuko ijwi ry’Imana ryari ryaravuze Angelica yunva ikintu kimwubikira Angelica: dukomeje gusenga nunvise imbaraga zishira nunva uburibwe umubiri wose ndangurura ijwi nvuga nti Mana yanje mpa imbaraga, mpa imbaraga nkirimwo senga nunva amaso arakingutse ataraya y’umubiri dukoresha mbona abamarayika beshi ibihumbi n’ibihumbi by’abamarayika mbona umuco mwinshi cane.

Maxia Zambrano Mora nyina wa Angelica Avuga atiAngelica Amaze kwikubita hasi turamukorakora yaragishushe hashire umwanya muto ahita akonja kandi cane no guhumeka kurahagarara.

Angelica AvugaNgeze mw’ijuru nunva ijwi rirangurura rivuga ngo ninjye Mana yawe, Jehovah ndaje ngo nkwereke uko ijuru rimeze murako kanya nari nfukamye nifuza gusubira mu mubiri numva umuntu amfata ukuboko arampagurutsa. Twigiye imbere gato mbona umuco mwishi cane mbona umugabo munini muremure wigihangange ufite umusatsi mwiza wambaye umwitero wumweru mwiza wanditseho ngo Umwami wabami nitegereje amaguru yari yambaye inkweto zikayangana nk’izahabu.

Nkomeje kumwegera amfata ukuboko arambwira ijwi rirangurura ye ngo ndashaka kukwereka uko kwa satani hameze kugira ngo nusubira mw’isi Uzabwire abantu ko Ikuzimu ko haba abanyabyaha ari ukuri guhari nituhava ndakwereka ijuru nibyaryo kugira ngo nugera kw’isi uzambwirire abantu ko bagomba kwitegura kuko kugaruka kwanje kuregereje kuko bamwe basigaye babifata nkimikino.

Angelica Avugandasubiza mwami wanje wanyeretse ijuru ryonyine Yesu aransubiza ngo ntugire ubwoba ndikumwe nawe. Yesu aravuga ati abantu beshi bumva kwa satani bakagira ngo n’imikino n’ibintu bitazabaho niyo mpanvu ngiye kukwereka ko beshi barimwo baja mumuriro Yesu akirimwo arira mureba mumaso mbona amarira aramanuka ku mwitero ndamubaza mwami wanjye n’iyihe mpanvu kurimwo urira Amusubizanya agahinda gakomeye avuga ati abantu napfiriye beshi barajya mumuriro.

Angelica Avuga: ntangira kubonako ibintu byose birimwo bigenda twari duhagaze ahantu kumanga imanuka tuzengurutswe n’Abamarayika, mbona hakingutse ariko hari umwijima mwishi cane ndebye mbona abantu beshi ni amajwi ibihumbi uko twegeraga uwo mworera niko numvaga ubushuhe bwishi cane ntangira kwunva uruhu rushaka kumvaho ndavuga ngo Mwami wanjye ntabwo shaka gukomeza kujya aha hantu, Yesu aransubiza ati ntutinye ndikumwe nawe kandi aya n’amarembo y’ikuzimu ntiturahegera ngo kwereke uko bimeze Yesu aramubwira ati fata Igitabo wandike buri kintu cose nkubwira ndetse nico ubona .

IYINKURU IZAKOMEZA MUCUMWERU KIZA NTUCIKWE KUMENYA UKO KWASATANI HAMEZE NDETSE NO MWIJURU

BIRACYAZA

Ev.Mereweneza Mfashingabo USA

 John Bunyan ni umwanditsi w’agatabo k’Umugenzi (Pilgrim’s Progress). Mu buzima bwe ntiyigeze asayisha mu byaha nko gusinda cyangwa gusambana, uretse gusebya Imana, kuyihakana ndetse no guhakana Isabato. Mu gihe yari muri ubu buzima bwo kurakaza Imana, yagize iyerekwa ry’umujinya uzatera, maze amajoro menshi akayamara mu nzozi maze bwacya ntizibashe gusibangana ahubwo zigakomeza kumukoroga. Yakundaga kurota imperuka yabaye, cyangwa akarota isi yasama ikamumira. Uko yakomezaga gukura ni ko byakomezaga kuzamba. Yashakanye n’umugore wubaha Imana cyane wari yaranditse ibitabo bibiri: Inzira yo gukiranuka igana mu ijuru (Plain Man’s Pathway to Heaven) ndetse n’icyitwa ngo Uko wakwimenyereza kubaha Imana (Practice of Piety). Bunyan yasomye ibi bitabo maze bimukora ku mutima.

 Igihe kimwe ubwo Bunyan yumvaga ubutumwa bujyanye no gukandagira isabato, bwiriwe bumukomanga ku mutima. Muri icyo gihe yari arimo gutekereza kuri ubwo butumwa ni ho ijwi ryavugiye mu ijuru riti: “Mbese uremera kureka ibyaha byawe ujye mu ijuru cyangwa urahitamo kubigumamo urimbuke?” Ni bwo ikiganza yari amanitse ngo atere umupira cyahise gihagarara aho kigeze, maze areba hejuru. Nk’uko abitangaza, iryo jwi ryamubonekeye byasaga n’aho Yesu Kristo amuhanze amaso amufitiye uburakari bwinshi. Ntiyabyitayeho, yakomeje gukora ibyaha

 Ikindi gihe ubwo Bunyan yari ku idirishya ry’umuturanyi we atukana anarahira cyane, umugore wo muri urwo rugo yamubwiye ko ntacyo iryo terabwoba rimubwiye, yongera kumubwira ko ari umurimbuzi mu kurahira mu bo yumvise bose. Uwo mugore na we yari umunyabyaha w’ikirangirire. Iri jambo uyu mugore yamubwiye ryatumye aceceka mu gihe cy’iminota nka cumi n’itanu. Yahise ahonga mu imbere y’Imana, maze ahagarara yumiwe. Guhera ubwo ntiyongeye kurahira, ku buryo byatumye aabantu bibaza icyamuteye guhindura imyitwarire. Yakomeje gusoma Bibiliya maze ubuzima bwe burahinduka byimazayo. We ubwe arivugira ati

 "Mu nzira yanjye injyana mu ijuru, nashyize amategeko imbere. Nihatiye kuyakurikiza, kandi ntekereza ko nagiye mbigeraho. Nakomeje kubaho muri ubwo buzima mu gihe cy’umwaka wose, n’ubwo ntari nzi Kristo, ntarizera kandi ntarakamenya urukundo. Ntacyo nari cyo, nari umukene w’umuhakanyi musa.”

Ubwo yumvaga abagore babiri batanga ubuhamya bw’uburyo baguwe neza mu gakiza, nk’uko abishushanya muri aya magambo : “Nabonaga bameze nk’abari ku musozi muremure urashweho n’izuba, bota imirasire yaryo, naho njye ndi gutitirira mu bukonje, urubura rwanteranye n’ibicu byijimye.” 

Guhera ubwo yabaye umunyabyaha uciye bugufi, nk’uko abivuga muri aya magambo: “Ibyo nibwiraga nibyo byari byarambereye igisebe bikantera n’agahinda. Nibonaga ku rwego rwo hasi bikabije, kandi bigakomeza kunsatira, kugeza ubwo nirebaga nkabona ndiyanze kuko nari mubi kuruta igikeri, kandi ntekereza ko ari nako nari ndi mu maso y’Imana.”

 Yamaze imyaka myinshi mu mubabaro mbere y’uko yakira amahoro mu mutima we, maze nyuma Imana imuhishurira urwandiko rwa Lutheli ku rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya. Aravuga ati: "Ubwo nanyuzagamo amaso, nabonyemo ishusho yanjye rwose, bisa n’aho ari njye byandikiwe. Narishimye, maze numva ngiye gupfa vuba njye kubana n’uwanyitangiye. Numvise mukunze urukundo rwaka nk’umuriro, kandi n’ubu nk’uko Yabu yavuze, numva napfira mu rwari rwanjye.

 Bunyan yahuye n’ibigeragezo bimutera ubwoba ngo areke Kristo kubw’indamu z’akanya gato, ariko arihangana ahagarara kigabo. Igihe kimwe ubwo yari ari mu kigeragezo gikomeye, yibutse aya magambo: "Amaraso ya Yesu atwezaho ibyaha byose” n’aya ngo “Gukiranuka kwawe kuri mu ijuru”, maze amaso ye arahweza abona Yesu iburyo bw’Imana, ni ko kwiyamirira : “Uriya ni we gukiranuka kwanjye!” gukiranuka kwanjye ni Yesu Kristo ubwe. Ni we waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no gutunganywa no gucungurwa.’” Aya magambo ni yo yamuhumurizaga umutima.

Ubwanditsi.

Billy Graham nu umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uzwi cyane ku biterane by’ivugabutumwa ku isi yose aho yaciye agahigo mu mateka y’isi mu kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo. Nk’uko umuryango w’iguvabutumwa witwa “The Billy Graham Evangelistic Association (BGEA)” ubitangaza, ubutumwa bwiza bwageze ku basaga miliyoni 215 mu bihugu bisaga 185 uyu muvugabutumwa yagezemo

Mu buzima bwe, yagaruriye benshi kuri Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Yabaye kandi umujyanama wa benshi mu Baperezida ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse bivugwa ko ari umwe mu bantu icumi ku isi bavuga rikijyana, nk’uko tubikesha Gallup Polls

Ubuzima bwe bwo hambere

Reverend Billy Graham yavukiye mu mugi wa Charlotte wo gihugu cya Carolina ya ruguru kuwa 7 Ugushyingo 1918. Muw’1943 yashakanye na Ruth McCue Bell wakomokaga ku mumisiyoneri wo mu gihugu cy’Ubushinwa. Babyaranye abana batatu b’abakobwa barimo Anne Graham Lotz, abahungu babiri barimo Franklin Graham (ari nawe usigaranye umurage wa se), abuzukuru 19 ndetse n’abuzukuruza batagira ingano. Kugeza ubu uyu muvugabutumwa yituriye mu misozi yo muri Carolina ya ruguru.

Kuwa 14 Mata 2007 niho yasezeye k’uwo yakundaga ubwo yitabaga Imana ku kigero cy’imyaka 87.

Amashuri yize ndetse n’ubuzima mu murimo w’Imana :

Mu giterane cy’ububyutse cyakoreshejwe na Mordecai Ham muw’1934, Billy Graham ni bwo yakiriye agakiza ku kigero cy’imyaka 16. Yarangirije amashuri ye mu kigo cyigisha Tewolojiya cyitwaga Florida Bible Institute (ubu cyitwa Trinity College of Florida), maze itorero ry’Ababatisita rihita rimuha inshingano muw’1939. Nyuma gato muw’1943, yongeye kubona impamyabushobozi mu kigo Wheaton College, ahita ahabwa ubushumba mu itorero ry’Ababatisita mu mujyi wa Western Springs ho muri Leta ya Illinois, maze ahita yifatanya n’ihuriro ry’urubyiruko rwiyeguriye Kristo.

Nyuma y’intambara z’isi, uyu muvugabutumwa yafashwe nk’umuvugabutumwa w’umugenda ubwo yabwirizaga ubutumwa bwiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no ku mugabane w’Uburayi, ariko aza kumenyekana cyane ubwo yakoreshaga igiterane cy’ibyumweru 8 mu mujyi wa Los Angeles mu gihugu cya California muw’1949.

Muw’1950 niho yashinze umuryango w’ivugabutumwa mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota awita Billy Graham Evangelistic Association (BGEA), uza kwimurira icyicaro cyawo mu mujyi wa charlotte muri Carolina ya ruguru. Dore ibyabonekaga muri icyo giterane

  • Ikiganiro “Igihe cyo gufata umwanzuro” (“Hour of Decision”) cyahitaga kuri radiyo buri cyumweru 
  • Ibiterane bidasanzwe byanyuraga kuri Televiziyo byibura gatandatu mu mwaka 
  • Akanyamakuru mpuzamahanga “Igisubizo cyanjye” (“My Answer”)
  • Ikinyamakuru “Umwanzuro” kasohorwaga n’umuryango w’ivugabutumwa yashinze
  • Amafoto yasakazwaga ku isi yose
  • Yabaye kandi umwe mu bantu basohoye amafilimi y’ivugabutumwa ku isi yose

Kugeza ubu ku kigero cy’imyaka ibarirwa muri za 80, Billy Graham n’umuryango we w’ivugabutumwa barazwi ku isi yose.

Ibitabo yanditse :

Billy Graham yanditse ibitabo bisaga 26 byaje guhindurwa mu ndimi nyinshi. Muri byo harimo:

  • The Journey (2006)
  • Hope for Each Day (2002)
  • Just As I Am (Autobiography - 1997)
  • Storm Warning (1992)
  • Hope for the Troubled Heart (1991)
  • Facing Death and the Life After (1987
  • Approaching Hoofbeats: The Four Horsemen of the Apocalypse (1983)
  • Till Armageddon (1981)
  • The Holy Spirit (1978)
  • How to Be Born Again (1977)
  • Angels: God’s Secret Agents (1975)
  • The Jesus Generation (1971)

Ibihembo yahawe :

  • Umudari wa zahabu (The Congressional Gold Medal).
  • Igihembo yahawe kubera guteza imbere ubutumwa.
  • Igihembo yahawe n’umuryango “The Ronald Reagan Presidential Foundation”.
  • Igihembo cyiswe “The Big Brother of the Year”.
  • N’ibindi byinshi.

Ibindi yakoze :

  • Kuwa 14 Nzeli 2011 yayoboye amasengesho ku rwego rw’igihugu muri Katedarali y’i Washington basengera ibitero byagabwe kuri Amerika kuwa 11 Nzeli.
  • Yayoboye umuhango wo gusengera ku mva ya Perezida Lyndon Johnson muw’1973.
  • Yigishije mu muhango wo gushyingura Perezida Richard Nixon muw’1994.
  • Graham yananiwe kuyobora umuhango w’ishyingurwa rya Perezida Ronald Reagan kuwa 11 Kamena 2004 nyuma y’uko abazwe mu rushyi rw’akaguru.

Simeon / agakiza.org

Nitwa Alexis
SINDAYIGAYA ndi Umuvugabutumwa mu itorero ry’ ADEPR KICUKIRO navukiye mu Karere
ka Kamony. Naciye ubwenge mbona Mama akijijwe ku buryo nakuriye mu ishuri ry’icyumweru
(ecole de Dimanche) aho nkuriye sinabatijwe kuko imyaka yari ikiri mike
ntaranasobanukirwa neza. Intambara yahise itera hanyuma nyuma y’ intambara gato
mpita nza i Kigali ibyo kuba umuntu w’ Imana bitangira kunanira cyane ko ntari
nzi agakiza icyo ari cyo ahubwo nari narakijijwe ku bw’ababyeyi.

Mu byaha nagiyemo namazeyo imyaka itatu
birandambira numva gukora ibyaha birabishye nshaka Yesu kuko agira imbabazi n’
urukundo rwinshi akunda abanyabyaha. Ubwo yaje kunyiyereka ankiza ibyaha
byanjye muri 1999. Kuva icyo gihe nkizwa neza nkunda Yesu kugeza ubu. Nabatijwe
mu kwezi kwa gatanu muri uwo mwaka 1999.

Nyuma yo kubatizwa nagiye muri Chorale y’
urubyiruko ubu yaje kwitwa Chorale Abaragwa ikorera umurimo w’ Imana mu itorero
ry’ ADEPR Kicukiro. Nyuma natangiye kwiga ishuri rya Biblia (Etude Biblique
Decentralise) ndirangije itorero ringirira icyizere mba mu nama nyobozi y’
Itorero rya Kicukiro hashize iminsi mba mbaye umuvugabutumwa (mwaliimu) mu
itorero ry’ ADEPR Kicukuro, Umudugudu wa Niboye ariko ubu ndi gukorera Kicukiro
ku cyicaro cy’ Itorero.

Mu minsi ishize naje kumva umuhamagaro wo kwaguka
no gukorera Imana mu buryo bugari bituma ntegura inyigisho zitari izo mu
rusengero gusa ahubwo umuntu yanakurikira ari iwe nzishyira kuri CD inyigisho
ya 1 yitwa: Ibyumweru 70 byo mu buhanuzi bwa Daniyeli 9:24 nyuma yaho ntegura
icyigisho kivuga ngo: Kuki hariho isezerano rya Kera n’isezerano rishya?

Ubu abantu barahuze ntabwo bakibona akanya
gahagije ko kuba mu nzu y’ Imana ngo bigishwe bitewe n’ ubuzima buri hanze
bukomeye ariko na none aho abantu bahugukiye bakwiye kugira akanya ko kwicara
bakiga ijambo ry’ Imana bari iwabo mu ngo ni byo byanteye gutegura izi nyigisho
zkuri DVD.

Izi nyigisho ziboneka kuri librairie y’ ADEPR
Nyarugenge hamwe no ku itorero ry’ ADEPR Kicukiro cyangwa uhagamagara kuri
telephone igendanwa 0788870070 cyangwa 0728870070 email ni ev.[email protected]

Ndasaba abantu bazasoma iyi nkuru ko bakwitabira
kugura inyigisho nka bene izi kuko zifasha umuntu kuva mu rujijo cyane cyane ku
gitabo cy’ Ibyahishuwe na Danieli cyane ko abantu benshi bagenda bagisobanura ugutandukanye. Mwese abazafashirizwa
muri izi nyigisho mbasabiye umugisha no kwitegura kugaruka kwa Kristo Yesu,
amen.

 

 Ubwanditsi


Uyu ni nyakwigendera Nyirankundwa
Juliette witabye Imana kuwa 15/11/2011 ahagana ku isaha ya saa tatu
z’ijoro aguye mu bitaro bikuru bya kaminuza CHUK,akaba yarazize
uburwayi.Nk’uko twabibatangarije mu nkuru yacu ibanza,uyu mubyeyi
yaririmbaga muri Korali Hoziana ya ADEPR Gakinjiro by’umwihariko akaba
yari asanzwe azwi cyane mu ndirimbo yafashaga benshi yitwa "NAGENDAGA MU NZIRA INYERERA"

Urupfu rwe rwababaje benshi cyane kuko
yari umuntu uzwi kuva kera muri iyi korali,ndetse akaba yari afite abana
baririmba muri Korali Amahoro ya ADEPR Remera.Nyuma yo kumenya iby’uko
yatashye ,benshi bihutiye gushaka uko bazamuherekeza kugira ngo
bamusezereho bwa nyuma.Ni muri urwo rwego kuwa 17/11/2011 nibwo imbaga
y’abantu besnhi bari buzuye mu rusengero rwa ADEPR Gakinjiro mu rwego
rwo gufata mu mungongo abo asize.Uyu muhango wagaragayemo abayobozi bose
bo mu nzego zo hejuru mu itorero rya ADEPR n’abandi.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bana be
Mwizerwa Janviere, avuga ko Maman we Juliette ajya gupfa hari amwe mu
magambo yavugaga buri kanya asinziriye(ari mu mwuka) akaba
yararirimbaga ngo "Juliette nshaka kukujyana, Juliette nshaka kukujyana, ngaho ihane nkujyane".
Mu gihe yari abyutse umwanana we Mwizerwa akaba yarahise amubaza ibyo
yabonaga amubwira ko yabonaga ari ahantu hateraniye abantu benshi
bambaye imyenda yera.

Nyirankundwa Juliette akaba yaravutse mu
mwaka wa 1959 ni ukuvuga ko apfuye afite imyaka 52.Yashakanye na
Gakunzi J.M.V akaba ariwe wari umugabo we dore ko Gakunzi nawe yabaye
umwe mu bayobozi b’iyi chorale,akaba yarahitanwe na Jenocide yakorewe
abatutsi mu 1994 akaba yari umukozi muri A.E.E.

Umuhango wo gushyingura Nyirankundwa Juliette ukaba warabereye mu irimbi rya Rusororo.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

 Emmanuel /isange.com

Itorero rya ADEPR ni rimwe mu
matorero yamamaye mu Rwanda ndetse no mu Karere, uwabaye umukirisitu
waryo wa mbere w’Umunyarwanda ubu afite imyaka ikabakaba ijana na
cumi kandi aracyahumeka umwuka w’abazima. Uwo ni Muzehe Sagatwa
Rudoviko.

Mu mwaka w’1940 nibwo aba misiyoneri bakomoka muri Suede (soma
Suwede) bakandagiye kubutaka bw’u Rwanda ahitwa i Gihundwe muri
Cyangugu baje kuvuga ubutumwa bw’Iyobokamana.

Umumisiyoneri wa mbere akihagera mbere yo kugira ikindi cyose akora
yagize ati : ”Nje mu Rwanda nzanye ubutumwa bwiza bushorewe
n’umwukawera kwigisha Abanyarwanda kuva mubyaha bagakurikira
Yesu”.

Mu w’1943 nibwo Sagatwa Rudoviko Umunyarwanda wa mbere wo muri ADEPR
yakiriye agakiza bwa mbere, nyuma y’uko yabanje kuba umuzamu w’Aba
misiyoneri ndetse akaza no kuba umusemuzi wabo.

Icyo gihe yakira agakiza yari afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, umuzungu wamubatije we yari afite imyaka mirongo ine.

Sagatwa Rudoviko

Nyuma yo kubatizwa Sagatwa Rudoviko yagize ati :”mvuye mu rupfu
ngiye mu buzima”, aha kandi uwa mubatije nawe yahise agira ati :”nibyo
koko uvuye murupfu ugiye mu buzima, ubaye umwe ariko hari igihe muzajya
mubara umubare w’Abapantekote umunsi wire mutarabarangiza”.

Uyu musaza Sagatwa Rudoviko kugeza ubu aracyariho kandi
aracyatuye i Gihundwe , ndetse aracyasenga kuburyo atakererwa mu
materaniro yo ku cyumweru dore ko ubu ari pasitori mu rurembo rwa
Gihundwe.

Uwahinduye indirimbo z’agakiza mu Kinyarwanda we aherutse kwitaba Imana

Hashize imyaka ibiri Pasiteri Senzige Zacharie avuye ku isi,
Nyakwigendera yari umwe mu bashumba bo muri iri torero rya ADEPR
ndetse yafatwaga nk’umunyacyubahiro cyane, kuko yagize uruhare
runini cyane mu kurema imitwe y’abaririmbyi.

Mbere y’uko yitaba Imana nyirubwite yasobanuye uburyo yatangiye
guhindura izi ndirimbo mu Kinyarwanda agira ati :”natekereje ko izi
ndirimbo nazihindura, ndetse mbona ko Imana ibishoboza ntangira
guhindura indirimbo imwe imwe, nkabara sirabe nkareba ko zihuye kuko izi
ndirimbo zari mu giswahiri mu gitabo kitwaga (Nyimbo za wokovu) nuko
ziza kugera kuri uriya mubare 110 bazagushima ko hakorwa agatabo
zikubiyemo”.

Senzige Zacharie

Gihungwe ni inkomoka y’amateka menshi muri ADEPR

Aha muri gihundwe hazingiye amateka akomeye ku itorero rya
ADEPR kuko usibye ko ariho umukirisito wa mbere w’iri torero
yakiririye agakiza ninaho itsinda rya mbere ririmba indirimbo
zihimbaza Imana ryavukiye.

Kera ngo itorero ryigiraga hamwe indirimbo bakanaziririmbira
hamwe mu gihe cy’amateraniro, ariko siko byakomeje kuko haje
kugaragara abaririmbyi bavutse mu bubyutse bwatangiye kugaragara mu
wi 1965.

Guhera uwo mwaka nibwo iryo tsinda ryatangiye kujya riririmba mu
materaniro ndetse bivugwa ko kugeza ubu ari itsinda ryakoze
imirimo ikomeye mu Itorero rya ADEPR kuko ngo ryeze imbuto zagiye
zisakara hirya no hino.

Iri tsinda ryaje kwitwa Betaniya ?

Nk’uko bisobanurwa na Pasitori Nsengiyumva Laurien uhagarariye
ururembo rwa Gitarama akaba n’umwe mu baririmbyi barirambyemo agira
ati :” Mu 1981, ubwo umwe mu bamisiyoneri ba mbere batangije umurimo
w’ivugabutumwa mu Rwanda yasuraga paruwasi ya Gihundwe ; uwari
uhagarariye iyo Paruwase Pasiteri Kapitura Gaburiyeri yasabye
iritsinda ko ryakwitwa Betaniya kugirango bibe nk’urwibutso kuko
itorero ryambere ryo muri Suwede ryohereje Abamisiyoneri mu Rwanda
kuvuga ubutumwa ryitwa Betaniya”.

Pasitori Nsengiyumva Laurien

DrPaul Yonggi Cho, ukomoka muri Korea yepfo n’umubwiriza butumwa akaba ari nawe uyoboye urusengero runini kwisi yose, yatangiye umurimo (minisiteri) muri 1958, yatangiranye umubare muto wa bayoboke bateranira mw’ihema. Hakaba ubu hari ikinyuranyo ki nini ku mubare wabantu bamaze gukorwaho na ministeri ye. Itorero rye riri Seoul Korea ryicaza abantu barenga ibihumbi mirongo itandatu (60.000) kandi uwo mubare nti harimo abantu bicara hanze bagakurikiranira inyigisho ku byuma byabigenewe(ni nkuru yikinyamakuru Daily Telegraph, I Londire, yo muri Werurwe 12 1995)

Cho, afite abashumba 500 ba mukorera, ni ngengo yimari y’umwaka ingana na Miliyoni ijana ya ma Dolari ($ 100.000.000). Ntabwo ari umutungo wa Cho watumye ashobora kurenga kutemeranya na mahame ya teworoji. Ahubwo ni inyigisho yigisha ku mafaranga , no guterimbere. Cho, yizera ko aba kristo bafite uburenganzira ku butunzi. Yigisha avuga ko ubukene ari umuvumo uturuka kwa satani kandi akagira ati ububyutse bwo mu mwuka bwa Korea, nizo mbaraga zihishe z’ubukungu no gutera imbere ( yari inkuru yi kinyamakuru Daily Telegraph, yo ku wa 12 werurwe 1995)

Inkomoko ya Cho:

Cho yanze imyizerere ya buda yo mugihe cy’ubusore bwe ubwo yararembye arwaye igituntu.

Yemezako naramuka akize, azaba muganga.

Uyu mukozi w’Imana Cho,avuga ko yahinduwe nyuma yaho Yesu Kristo amusanze mugicuku, akamukiza, akamuhamagara kuba umubwiriza w’Ijambo ry’Imana aka na mwuzuza Umwuka Wera. Ku munsi yahereweho impamya bumenyi mwishuri rya Bibiliya , ni bwo yatangije ho itorero ryambere akaba ari ryo Torero azwiho cyane.

Uwitwa Synan abisobanura cyane ko icyavuyemo Yoido Full Gospel cyatangiye mu 1958 bateranira mw’ihema mu gaste gakenye cyane, gatuwe mu buryo bwa kajagari mu mugi wa Seoul. Mu 1961 uyu mukozi w’Imana Cho yongerewe abakristo igihe yabaga umusemuzi wu mu vugabutumwa Sam Todd ukomoka murusengero rwa ba nya Amerika rwa Pantekoti. Biturutse ku buryo Cho yakoranye na Todd mu giterane cye, byatumye urusengero rwa Cho rw’iyongeramo abantu. Undi musaruro mwiza Cho yungutse kubera gukorana na Todd mu giterane, niho Cho yakuye “inyigisho zo gutera imbere” imyizerere y’umuvugabutumwa nka Oral Roberts

Synan avuga ko Cho yatsinze ibintu bikomeye byishi mbere yuko ashobora kubaka urusengero rw’icaza abantu 1500. Izina ryi gikorwa cyavuye mur’ubwo butsinzi caje kwitwa “Yoido Full Gospel” Synan akomeza avuga ati kubera imbaraga z’ubu Mana zo gukora ibitangaza no gukiza indwara zari kuri Cho, byatumye abantu barushaho kwiyongera mu rusengero bagera 2000 muri 1964. Icyo gihe bitewe no kwiyongera kwa bantu Cho yagize akazi keshi kamutera kunanirwa cyane agerageza kwita ku murimo warumaze kuba munini, niko gutangiza “amateraniro mato mubyiciro bitandukanye” (cells groups) aho inshingano nyishi zitorero zahabwaga abayoboye ibyiciro bitandukanye. Bityo Cho ntiyongera kugira ishingano nyishi.

Kubera umubare munini wa bagore mwitorero akaba ari nabo bari beshi mu bayoboye yamatsinda mato, byazanye ikintu gikomeye cimpinduka mu muco wa Korea. Ya matorero mato yakomeje kuvuka ku muvuduko munini ku buryo mu mwaka 1985 hari hamaze kuvuka amatorero mato 50,000. Ibyiyongereye ku nshingano ze zo kuba umuyobozi mukuru w‘itorero ushinzwe kugenzura no gushaka uburyo umurimo warushaho gukorwa neza cyane cyane ko itorero ryari rimaze kuba rinini cyane, Cho yagizwe umuyobozi mukuru cyangwa se umugenzuzi mukuru wa Assemblies of God ya Korea yose.

Urusengero rwa Cho rwakomeje gukura binyuze mubihe bidasanzweMu mwaka 1974 umubare wa bantu wariyongereye ugera ku bantu 23.000 , muri 1979 umubare wa bantu warenze 100,000. Iteraniro ry’abantu bangana batyo byari bigoye kubamenya. Uko gukura kw ‘itorero mu buryo budasanzwe byarakomeje , nyuma yimyaka 15 hari hamaze kwiyongera ibihumbi bya bantu.

Synan avuga ko haraho byageze mu kwezi hakiyongera abantu bangana 10,000. Mu mwaka wa 1994 abantu bari bamaze kuba 700,000, itorero ryari rimaze gufata umwanya wa mbere wo kwicaza abantu benshi ubwo ryakabakabaga abantu bagera kuri 1,000,000.

Byiyongereye ku shingano Cho yari afite zo kuba umushumba , Cho yari numwanditsi ukomeye azwi ku bitabo nka (the controversial) Fourth Dimension, Successful Home Church Cell Groups and Prosperity, Our Three-Fold Blessings in Christ. Cho yakoresheje inyigisho zibi bitabo bikaba byaramufashije gushimangira guterimbere bishingiye muri Bibiliya hamwe nu bumenyi yari afite muri Teworojiya.

."( mu wi 1976, Cho yatangije uburyo mpuza mahanga bwo gukuza itorero, “itsinda ry’abashumba bahuje imyizerere n’uburyo bwo gukuza itorero kwisi yose.” Mu buryo bwo gushimangira umurimo mugari yaramaze gutangira , Cho yatangije ikinyamakuru yise Kook Min Daily News. Mu mwaka 1994 iki kinyamakuru cyaramamaye cyane binyuze mu ba ba kirsto 700,000. Synan avuga ko iki kinyamakuru cyagize imbaraga nyishi kibera ijwi aba Kirsto bo muri Korea . Synan avuga ko imyumvire (Doctrine) ya Cho hamwe na Yoido Full Gospel Church ari yo yigishwa mu matorero ya Pantekote kw’isi . Synan akomeza avuga ko ubutumwa bwigishwa mu matorero bushingiye ku ngingo “ 5 ” arizo , Agakiza, Umwuka Wera, Gukira By’ubu Mana, Umugisha, no kugaruka ka Yesu Kristo bwa kabiri.

Amen!!

Catherine Booth ni umukobwa w’imfura wa William Booth (washinze itorero Armée du Salut). Amaze kugira imyaka 23, abana bo mu mugi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa bamwise Marishali ubwo yari amaze gutangiza umurimo mu itorero rya Armée du Salut mu gihugu cy’u Bufaransa muri Gashyantare 1881.

Muw’1882, yinjiye mu gihugu cy’Ubusuwisi ajya gutangizayo umurimo w’Imana. Yamaze imyaka 14 ayoboye itorero Armée du Salut mu gihugu cy’u Bufaransa no mu Busuwisi afatanije na Arthur Sydney Clibborn barushinganye muw’1887, ubu bafitanye abana 10. Nyuma yo gukorera Imana mu bihugu bitandukanye, yitabye Imana afite imyaka 97. Catherine Booth yaravuze ati:"Ubukristo ni ubutwari”. Ibi yabivugishwaga n’ibyo yanyuzemo. Gushinyagurirwa, iterabwoba, ibiboko, gusenyerwa amazu n’ibintu, ibisebe byica, nta na kimwe kitageze ku batangije itorero Armée du Salut mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse no mu Busuwisi.

Mu mwaka w’1883, Catherine yafunzwe iminsi 10 mu mugi wa Neuchâtel aregwa ko yateje akaduruvayo, ariko abacamanza baza kumusubiza uburenganzira bwe. Mbega ibigeragezo! Ibi byabaye mu gihe yagombaga guhura n’umuyobozi w’umuhanga wo mu mugi wa Gasparin ari kumwe n’inteko y’abanyamakuru bose bari bafite impapuro zimurega kandi batumvaga imikorere ye na hato. Batangiye kumuburanisha bambaye imyambaro y’abacamanza, mu gihe aba bakobwa bo bari bashize amanga yo kubwiriza ubutumwa bwiza n’ubwo hari amabwiriza ya giririkare ndetse barashyizeho n’ibyapa bibabuza. Madamu Booth yandikiye umukobwa we ubwo yari muri kasho ati: "Uzabona ko ibyo uri kubabazwa bizagirira umumaro umurimo wacu twatangije mu gihugu cy’u Busuwisi".

Hashize imyaka 75 (mu mwaka w’1958), guverinoma y’Ubusuwisi yemeje ku mugaragaro umurimo wagezweho n’itorero Armée du Salut muri icyo gihugu. Iyo guverinoma yashyize umukono ku mpapuro zari zifite umutwe ugira uti:"Aleluya". Komande y’izo nyandiko yahise yiyongera maze basaba ko basohora impapuro 4000 mu gihe bari basanzwe basohora 1000.

Catherine yarekeye abayoboke b’itorero izo mpapuro, abato n’abakuru, bari bafite umugambi wo kurwanya ubukene n’ibyaha. Turaza kubonamo bamwe. Nk’uko yabibonaga mu Bufaransa no mu Busuwisi mu mpera z’ikinyejana cya 19, yanditse agira atya ati:"Biteye ubwoba kubona nta shyaka abakozi b’Imana bo muri iki kinyejana bafite. Bajya mu rusengero, basoma Bibiliya, basengera ibyifuzo byabo, bararirimba, banezererwa Imana. Ariko iyo bigeze ku kurwana intambara hagati y’umwijima n’umucyo, hagati y’ubutware bw’umwijima n’ijuru, usanga ntacyo bibabwiye.

Muri rusange, usanga abakristo nta gitekerezo nk’iki bafite, ndetse usanga abana b’Imana batabishyira muri gahunda zabo." " Buri gihe mbona neza uburyo umwanzi ashaka kutunyaga umuhamagaro wacu. Uko turushaho kuganira ku Mana, twubakana mu gusenga, twitegereza Imana, dusenga n’ibindi, ni ko umwanzi arushaho kubura aho apfumurira. Ariko iyo igihe cyo kumugabaho igitero kigeze, igihe cyo kwigira imbere, igihe abona hari icyo ari butakaze, uburakari bwe burushaho kwiyongera maze akaturwanya yivuye inyuma. Mbese umuksrito ntiyagombye guhora mu ntambara nk’iyi? Twahamagariwe kwikorera umusaraba wacu maze tukanyura mu nzira y’uwatanze ubugingo bwe ku bwacu."

Muw’1865, ni bwo babazaga William Booth watangije Armée du Salut aho azakura abayoboke. Yarabashubije ati: "Nzabakura mu tubari no no mu maresitora". Nyuma y’igihe gito ageze mu gihugu cy’Ubufaransa, umukobwa we Catherine yiyumvisemo umuhamagaro hamwe na bagenzi be bariri, umwe muri bo yari afite gitari, maze binjira muri imwe mu maresitora akomeye yo mu Bufaransa. Yaboneje aho umukuru wayo yari yicaye maze amusaba uburenganzira bwo kuririmba. Mu gihe yari ari kumusogongeza kuri iyo ndirimbo yahimbanywe ubuhanga n’umwuka w’Imana, abari aho bose baracecetse. Ibyari bikubiye muri iyo ndirimbo byari bisanzwe, kandi byari ibi ngo:

"Mu ijuru ni igihugu cyanjye cyiza,

Hariyo abamarayika.

Umusirikare urwana kandi agasenga

Azabayo nawe".

Kugira ngo yubake urufatiro rukomeye, Catherine yahise ashyiraho ibigo bitoza ingabo, ni ukuvuga abasore n’abakobwa. Nyuma yo guhabwa amahugurwa y’amezi abiri mu Bufaransa ndetse no mu Busuwisi, bahise binjira mu murimo. Aya mashuli yari yoroheje haba ku bijyanye n’ibikoresho cyangwa amasomo yahatangirwaga. Buri wese yahigaga ku mpamvu imwe rukumbi: kwinjiza abamisiyoneri mu mugambi nyawo kandi w’umuntu ku giti cye bahamagarirwa n’Umwami wabo Yesu Kristo.

Catherine yabashshikazaga agira ati: "Ku bijyanye n’ubuzima bwanyu bwa gikristo, murasabwa gukiranuka gusa, mugakizwa ku kibi cyose, atari ku binyoma, kwiba cyangwa umujinya gusa, ahubwo mwihane n’irari, ishyari, gusharira, isoni, kunegurana, kwikunda, n’ibindi bisa bityo. Ntimwabasha kurwanya icyaha ngo mukineshe mu gihe kikiboneka muri mwe. Mumara kwezwa, mugomba no kubatizwa mu Mwuka Wera. Buri wese wo muri mwe nashakishe uwo mubatizo n’ayo mavuta aturuka ku Mana mbere yo gutangira urugamba". 

Bavuye muri aya mahugurwa, bari bamaze guhindurwa batabasha guterwa ubwoba n’umwanzi. Rimwe na rimwe babamburaga utunyamakuru twabo twitwaga "En Avant" (Reba imbere), bameneshaga abacuranzi babo, bakabirukankana n’amabuye, bakababeshyera ibibi babatera ubwoba. Bakomeje kuvuga ubutumwa babikuye ku mutima. Hari igihe bahuraga n’abanzi barakaye cyane, ariko nyuma bakaza gufatwa n’imbaraga z’Imana bagakizwa, bagatangira kwamamaza ibyishimo bisabye imitima yabo. Muri abo bakizwaga hari n’abahitaga baba ingabo.

 Muw’1895, Catherine yanditse igitabo cyasohotse mu bice bibiri cyitwa "Miracles" (Ibitangaza). Yavuzemo abantu bagera muri mirongo bakize indwara z’umubiri ndetse n’iz’ubugingo. Abana b’ibirara, abamaraya, ari nabo baje gushyirirwaho ibigo bitatu byo kurererwamo, abasinzi, abasambanyi, inzererezi, abapfakazi, abatagira akazi, imfyubyi abana b’abakobwa bose bageraga mu mujyi wa Paris bashaka aho bacumbika, inzererezi, abo bose nyuma y’igihe nibura cy’imyaka mike bashoboraga kubona ubufasha. Catherine yatangije uyu murimo ku mugabane w’Uburayi kuko ari nawe wawutangije mu gihugu cy’Ubwongereza. Yari abifitemo uburambe.

Amaze kugira imyaka 17, umurimo we wari umaze kugira imbaraga cyane, atari mu Bwongereza gusa cyangwa no mu tundi duce turuhijwe ahubwo n’ahandi hose yabonaga ari ngombwa gukora ibiterane by’ivugabutumwa. Amaze kugira imyaka 22, yari amaze kuba umwe mu bantu bazanye impinduka mu buryo bw’umwuka mu Bwongereza. Twibutse ko ku ruhande rumwe impano ze n’ubwiza bwe ari byo byamufashije kugera kuri ibi byose. Bamwe bavuga ko byaba byaranamuteye ubwibone, ariko nta cyabigaragazaga.

Ubwe arivugira ati: "Ntibikabe ko nakwirata ko nshobora kubwiriza ikivunge cy’abantu ku mbaraga zanjye! Mbese njyewe ndi iki? Umukungugu n’ivu ... . Ariko muri njye no muri bagenzi banjye harimo umuriro, ari nawo wari muri Yesu Kristo igihe yagendaga muri iyi si. Tugenda twereka abantu ishusho ye, kwihangana kwe, urukundo rwe rutagira akagero, ... . Nagaruka azaduha ubwiza mu isi."

Mbere y’uko uyu Mwongerezakazi Catherine Booth ava mu gihugu cy’Ubufaransa ngo ajye gutangiza umurimo mu Buholande, yaravuze ati: "Ubufaransa bufite abantu utasanga ahandi ku isi, barangwa n’imbaraga, kugira ubuntu, n’ubushobozi bwo gukurikirana kugeza ubwo bumvise ibyo bigishijwe. Iki gihugu kirimo ukuri, barwanya ikibi bivuye inyuma, ntawe ushobora kubakoma imbere... Kuvuga ko badakunda ubutumwa bwiza byaba ari ukubeshya, ahubwo bakeneye ubw’ukuri."

Byanditswe na: Pascal Cusson

Byakuwe mu gitabo:La Foi de Nos Pères/Vox Dei”

Icyigisho cya Catherine Booth

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Simeon Ngezahayo/agakiza.org

Kuri iki cyumweru taliki 15 Mutarama 2012, Mu itorero rya ADEPR NYAKABANDA ( ryubatswe munsi ya Hotel Alpha Palace) Mu giterane cyabo bise icyububyutse ni ho twasanzwe umuryango ufite ubuhamya buteye kwibaza byinshi,nta bandi rero ni Bwana NTIRUGIRISONi Theoneste n’Umufasha we Saverina NYIRAHABABAKWITONDA bakomoka mu cyahoze ari intara ya Kibuye i Ruberengera ho mu karere ka Karongi, bakaba bamaze imyaka umunani bakoze ubukwe bwitabiriwe kdi bugatangaza abantu benshi, kubera ikinyuranyo cy’uburebure bwabo.

Ubu bukwe rero bwatashye taliki ya 24 Kanama 2004, hagati y’Umugabo ufite igihagararo kiri hejuru ya 1,55m hamwe n’umufasha we ufite uburebure butageze kuri metero, kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri aribo IRASUBIZA Nawomi hamwe na DUSHIMIYIMANA Dorcas,

Mukujya Kurambagiza kwe Bwana NTIRUGIRISONI ngo yabanje kubengwa n’abakobwa batari bake, ariko ngo kuko yari afite isezerano ryo kuzashaka, akiringira ko azabona umufasha mwiza kandi umukwiye, Nyuma y’aho nibwo yaje kuzarabukwa umwari NYIRABAHAGUHIRWA utagira uko asa, aho yari mu murima ahinga,ngo Muri we yumva urukundo rwinshi cyane ruramurenze niko kwigira inama yo kujya ajya kumuha umubyizi mu murima kugirango azabone uko ahingura ijambo urukundo.

Ntibyatinze rero Yaje kwatura avuga ikimugenza bityo yemererwa urukundo, gusa kuri we Bwana NTIRUGIRISONI ngo nubwo umutima we wari warashenguwe n’urukundo , inshuti n’imiryango bo ntibabikozwaga kuko batiyumvishaga ukuntu umuntu muzima yarambagiza igikuri nka Saverina ,Naho Kuruhande rwa Saverina ngo nawe ntiyizeraga cyane ko yakundwa n’umugabo nka NTIRUGIRIMBABAZI, gusa ngo Yajyaga asenga Imana ikamubwira ko izamukorera igitangaza ngo akibwira ko wenda azarambuka akaba muremure,ariko atungurwa no kubona Imana imurengeye bigeza aho,aratungurwa cyane !

Ubu rero nyuma yo Guhinga imishike myinshi mu isambu yo kwa sebukwe, dore ko ariyo mayeri yakoresheje ngo yikundishe muri uwo muryango, ubu babanye neza hamwe n’abana babo babiri, akaba yasoje ubuhamya bwe muri iryo torero agira ati “Ubu tubanye neza nta kibazo, ndetse ubuzima bwo mu rugo nta tandukaniro n’izindi ngo, Naho NYIRABAHAGUHIRWA we ati “ IMANA NTAKIYINANIRA ,

kuri we ngo abakobwa biganyura abagabo cyangwa bakishyingira kubera ubwoba baramubabaza cyane kuko iyamuhaye umugabo ngo ari igikuri ntiyabura no gutabara abandi, gusa ngo ni byiza ko wemerera Imana ikagenga ubugingo bwawe kuko Imana Yatanze Yesu ngo adupfire itazabura kumuduhana n’ibindi byose.

Ernest Rutagungira/agakiza.org

Nitwa Murwanashyaka Alexis nsengera mu iterero rya karere ka Nyarugenge, kuri ADEPR Muhima. Nubwo mba mu mujyi wa Kigali ariko siho kavukire , mvuka mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Rurindo.

Njyewe nabyirukiye mu rugo rukijijwe, muri 1998 nza kuva mu gakiza, ndagwa . Nguye ngeze mu mujyi wa Kigari mba umujuru ruharwa. Nibishaga ubwesikoro bwo mu mutwe. Ndibuka icyo gihe najyaga nsoresha abaturage ntakorana na leta, nakodesha n’amazu atarayanjye, ndibuka icyo gihe narimfite imfunguzo 700 nacurishije , iyo nageraga ahantu hari igipangu gikodeshwa naragifunguranga nkagishyiramo umupangayi nkamukodesha yamaramo icyumweru bakamusohora bakamunaga hanze.

Si ibyo gusa nakomeje kuba indushyi , nabivanganaga no kunywa urumogi. Nanywaga urumogi rutandukanye, nanywaga urwitwa ijisho , urwitwa sandirene n’umutwe. Aho niho satani yari yaranyiciye . Ntarinjira mu buhamya burambuye , mu rwandiko pawulo yandikiye Abefeso 2:1-5 haravuga ngo “Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo. ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije)”

Nanjye mubari kugirirwa umujinya nk’abandi bose narindimo. Ndibuka naringeze ku rwego bw’ubutubuzi. Ubutubuzi kenshi na kenshi abantu bajya bagirango habamo imiti yo mu bapfumu ariko nta burozi bubamo nta n’imiti yo mu bapfumu ibamo kuko nabikoze imyaka 2 n’amezi 6. Ni ubwesikoro, kuba naragufataga telephone nkayihindura isabune, amafaranga nkayahindura ibipapuro nta burozi bwabaga burimo ahubwo ni ubucakura bwinshi buturuka kubadayimoni buba buri mu bitekerezo.

Umva uko MURWANASHYAKA Alexis yari indushyi nuko yaje gukizwa

Nitwa Habiyaremye Olivier,mvuka muri Ruhondo . Nkimara kuvuka, data na mama bahise batandukana, mama anjugunya kwa nyogokuru, nyogokuru akajya anjyana gusaba mw’isoko no mu bapadiri bari batuye hafi y’iwacu. Icyo gihe nacuramye umusatsi, ndwara bwaki, amatama arabyimba.

Bimaze gukomera, nyogokuru yanjyanaga mu bapadiri bakampa ibijumba, imboga z’ibyatsi, indagara zisekuye n’igikoma. Maze imyaka umunani imfashanyo irahagarara nyogokuru ahita anshakira akazi ko kuragira intama kuri Mukungwa bakampemba amafaranga Magana inani y’amanyarwanda ( 800frw). Nyuma y’amezi atanu nkora ako kazi bampembye umwana w’intama.

Nyuma y’igihe gito marume yibye ibigori bamuca 2500frw, babuze icyo bishyura bagurisha wa mwana w’intama wanjye. Naje kubona akandi kazi ko kuragira ingurube bampemba ikibwana cy’ingurube. Kubera impamvu z’ubukene cyananiye kucyitaho kirasonza, kirwara n’amavunja nkuko nanjye nari nyarwaye nyuma kiza gupfa.

Hagati aho, umuturannyi yambwiye ko yamboneye akazi ko kuragira inka I Gitarama mbura itike mpita niba urukwavu rwa nyogokuru ndugurisha 450frw. Muri ayo mafaranga naguriyemo icupa ry’urwagwa uwari unjyanye kuri ako kazi, asigaye nyagira itike. Twagiye mu modoka ipakiye imizigo yo mu bwoko bwa dayihatsu. Yatugejeje ku rugarika.

Aho kurugarika, nabonye akazi ku mugabo witwa Butare Bernard nkajya mpembwa 1500frw ku kwezi. Nyuma y’aho narahavuye njya gukora akazi k’ ubuzamu I Kigali. Icyo gihe nibwo nagiye mu giterane cy’ivugabutumwa mvayo nakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye. Kuva icyo gihe natangiye gusenga, Imana ikajya ivugana nanjye. Yambwiye ko izangirira neza kandi ko izankoresha ahantu hatandukanye. Naje kuva mu kazi k’ubuzamu ntangira gukora umurimo w’ivugabutumwa bwiza. Imana yampaye agaciro gakomeye, nagiye mw’ivugabutumwa muri Afrika y’epfo ndetse n’ I Arusha muri Tanzaniya. Ubu mfite inzu n’imodoka.

Nyuma nagiye gusura nyogokuru musaba imbabazi mwishyura na rwa rukwavu nari naramwibye mugurira inka mwubakira n’ikiraro cyayo.Ndashima Imana ko nyogokuru atagisaba, ubu afite ibyokurya bimuhagije.
Imana yangiriye neza nawe yakugirira neza, nuyubaha izagutabara nkuko yantabaye.

Martin Luther ni umwe mu bazanye impinduka mu iyobokamana Abakristu bamwe biyomora ku idini Gaturika(catholic church) bashinga idini y’Abaporotesitanti (Protestant).Yavutse ku wa 10/11/1483 mu gace ka Eisleben mu cyahoze ari ubwami bw’Abaroma (Roman Empire) ariho ubu muburasirazuba bw’Ubudage (eastern Germany).

Amakuru dukesha urubuga rwa Christian Classics Ethereal Libraly avugako uyu Luther wari umuhungu wa kabiri mu muryango wa Hans Luther na Magarete , amaze kuvuka iwabo bimukiye mu mujyi ucukurwamo amabuye y’agaciro wa Mansfeld.Se wa Luther wakoraga umurimo wogucukura amabuye yumvaga azakora ibishoboka byose ngo umuhungu we Luther azahinduke umucamanza.

Martin Luther agize imyaka 7 yatangiye amashuri abanza.Agize imyaka 14 yoherejwe i Magdeburg gukomeza amashuri yisumbuye aho yamaze umwaka umwe akomereza mukigo cy’Abatariyani (Latin school) muri Eisenach kugeza mu mwaka wa 1501. Mu 1501 Martin Luther yagiye muri Kaminuza ya Erfurt aho yakomeje aamashuri ye ndetse akaza no kuhabonera impamyabumenyi y’ikirenga mu buvanganzo (Master of Arts) .Nyuma kandi yaje nokuhabonera ubumenyi mubya Tewolijiya(theology).

Mu kwezi kwa 7,1505 ubwo yari agiye gusohoza inzozi za Se zoguhinduka umucamanza, Martin yaje gufatirwa mu midugararo yabaye icyo gihe.N’ubwoba bwinshi bwogupfa yaje gutaka cyane asaba Mutagatifu Anna kumutabara ati” ntabara Anna nunkiza nzahinduka Umupadiri”. Ku wa 17/7 yinjiye mubihaye Imana muri Kuva (couvent) ya Agustini muri Erfurt ( Augustinian Monastery). Mu 1511yaje kwimukira muri Kuva (couvent) ya Wittenberg aho yaboneye impamyabumenyi yo mubwoko bwa dogitora (doctorat) muri tewolijiya(theology). Nyuma Martin Luther yaje kuba umwarimu wa Tewolijya (theology) muri kaminuza yari igishingwa ya Wittenberg. Mu 1513 Luther yatangiye inyigisho ye ya 1 kuri Zaburi, ndetse aza nogukurikizaho Urwandiko Paul yandikiye Abaroma aho ubusesenguzi kuri izi nyigisho bwatangiye kugenda buhindura imyizerere ye, ubuzima bwe, amateka y’itorero n’ay’umugabane w’Uburayi murirusange
Mu 1517 yometse inzandiko ku rugi rwa Kiriziya ya kaminuza zirwanya isaba ry’ibiguzi kugirango umuntu ababarirwe (gucibwa ikiru).Luther nawe yarwanyije icyo izo nyigisho zishingiye ku gusaba umuntu icyiru avugako agakiza ari ak’ubuntu umuntu adakwiriye gutanga ikiguzi runaka kugirango akizwe.Ntibyaciriye aho kuko nyuma Martin Luther Yaje no kwandikira Musenyeri Albrecht amusaba kubihagarika.

Ibi abasenyeri babifashe nko kuvogera ububasha bwa Papa nuko mu 1518 bakora inama maze Luther agaragaza ukuri kwe ashize amanga.Nyuma y’iyo nama Luther yasabwe n’igisonga cya Papa kureka ibyo bitekerezo bye maze Luther avuga ko atabireka keretse nibamugaragariza ikosa yakoze babyerekanishije ijambo ry’Imana n’impamvu zifatika. Mu 1519 Luther yakomeje kwigisha abantu uko kurikwe ndetse yandika n’inzandiko nyinshi.Mu 1520 Papa yamenye ibye cyane ku wa 15/6 amwandikira urwandiko rumusaba kwisubiraho, rumugeraho ku wa 10/10, Luther arutwikira mu ruhame ku wa 10/12 kuko yari akomeye cyane ku mahame ye kandi akumva ibyo Papa amubuza nta shingiro bifite kuko nta cyaha yabibonagamo arebye mu Ijambo ry’Imana.

Mukwa 3/1521 Papa yasabye umwami Charles wa 5 kumufasha ngo Luther ahinduke ku ngufu ariko Luther abasubiza agira ati: ‘Aha niho mpagaze, ntakindi shobora gukora”( here I stand,I can do no other),kuva ubwo yatangiye kurwanywa ndetse no gushakishwa n’abakuru b’Idini Gatulika ndetse n’Ubuyobozi bw’Ubwami bw’Abaroma.
Yarihishahishe kugeza mukwa 5/1522 nyuma agaruka Wittenberg akomeza kwigisha.Mu 1524 yavuye mu gipadiri nuko mu1525 ashaka umugore Katharina von Bora.

Kuva 1533 kugeza 1546 yabaye umuyobozi w’ishami rya Tewolijiya(theology) muri kaminuza ya Wittenberg, apfira muri Eisleben ku wa 18/ 1546.
Dusoza twababwira ko uyu Martin Luther w’Umudage uzwiho kugira uruhare mu kuzana imyemerere ya Giporotesitanti (Protestantism) atandukanye na Martin Luther King umwirabura w’Umunyamerika waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika.

1. Kuvuka kwe n’umuhamagaro we

Pasteur Yonggi Cho yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936 avukira mu majyepfo y’Intara ya Kyung-Sam, mu Karere ka Sam-nam, ku gasozi kitwa Kyo-doeng

Mu muryango we yari imfura mu bana batanu b’abahungu n’abandi bane b’abakobwa bavukanaga. Abo bana bose uko ari icyenda bakaba baravukaga ku babyeyi bitwa Bwana Doo- Cho na Madamu Bok-sun Kim.

Mu bwana bwe, Yonggi Cho yatwawe cyane n’amasomo akomeye yakurikiraga ajyanye n’idini y’aba Buddhisme ndetse n’izndi nyigisho zikunze kwigishwa mu karere k’iwabo k’uburasirazuba bw’Aziya.
Yonggi cho yaje kurangiza amashuri aciriritse abaye indashyikirwa (umuhanga).Nyamara ntiyabashije gukomeza kuko ise umubyara yaje kugira igihombo gikomeye Cyatumye umuryango wabo udakomeza kubona ibibatunga.

Ibyo byatumye Yonggi Cho akimara kurangiza, yarahise ajya kwiga mu ishuri ryisumbuye ibijyanye n’imyuga kugirango abashe kubona akazi vuba vuba bityo abashe gutunga umuryango we.

Hafi y’iryo shuri yizemo hari hakambitse abasirikare b’abanyamerika, akajya abasanga bakamwigisha icyongereza, aza kukimenya cyane, ndetse ubuhanga yigiyeyo bumuhesha akazi ko kujya asobanurira Umuyobozi mukuru w’ishuri ryabo, ubundi agasobanurira icyongereza Umuyobozi mukuru w’izo ngabo z’abanyamerika akagisobanura mu rurimi rw’iwabo.

Ubwo yagiraga imyaka 17 ari mu ishuri ryisumbuye, Yonggi Cho yarwaye indwara y’igituntu cyamugejeje kure ndetse akemeza ko icyo gihe yakomanze ku nzugi z’ikuzimu. Nubwo yari hafi gupfa, yakomeje kwiga icyongereza akajya afata mu mutwe amagambo ari muri Dictionnaire y’icyongereza.

Icyo gihe,inshuti ya mushiki we yitwa Christian yaje kubasura, irabigisha ihava Yonggi Cho yemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe. Ubwo icyo cyorezo cyakomezaga kumuzahaza, Yonggi Cho yaje gusubira iwabo mu rugo ajya gufatirayo imiti. Umunsi umwe aza kumva igiterane cyagombaga kuba hafi aho cyari kuyoborwa n’Umumisiyoneri witwa Ken Tize, uwo munsi yakira umugisha w’Imana.

Ubwo yamaraga kugira kwizera kuzuye, Yonggi Cho yatangiye kujya yiyiriza ubusa, akibabaza, ubundi agasenga cyane.. Umunsi umwe, hari nijoro ubwo yari ari gusenga amaze iminsi atarya atanywa Yesu yaramugendereye mu Iyerekwa, abona umucyo utamye aho yari ari, ahita agira iyerekwa, ahita yuzura Umwuka Wera.

Muri iryo joro yahuraga na Yesu, Yonggi Cho yahise ategekwa na Kristu kujya kwiga Tewolojiya kuko yari amufiteho imigambi myiza mu murimo w’Imana.
Uwo yahise ajya i Seoul muri 1956 yinjira muri Full Gospel Bible College ahita ahabona Bourse ya Kaminuza. Aho ni naho yaje guhura n’inshuti ye bari kuzafatanya mu murimo akaba ari nawe wari kuzaba cyera Nyirabukwe witwa Pastor Choi Ja-shil.

Urwo nirwo rusengero rw’Itorero "The Yoido Full Gospel Church" rw’i Seoul muri Korea

Ibyo yakoze mu myaka ya : 1958-1961
Mu mwaka wa 1958, Pastor David Yonggi Cho nibwo yashinze Itorero ryitwa "The Yoido Full Gospel Church" afatanyije na Nyirabukwe Choi Ja-shil bose bakaba bari aba Pasitoro mu Itorero rya "Assemblies of God".

Ku itariki ya 15 Gicurasi 1958, Mu rugo kwa Choi Ja-shil hatangiye amateraniro yo kuramya no guhimbaza (Worship services). Ku munsi wa mbere,iryo teraniro ryari ririmo abo bapasitoro babiri ndetse n’abana b’abakobwa babiri ba Pastor Choi Ja- shil, umwe muri abo bakobwa akaba ari nawe waje kuba umugore wa Pastor David Yonggi Cho , undi waje kwifatanya nabo muri iryo teraniro yabaye umugore umwe waje kugama imvura aho bari gusengera icyo gihe.

Abo bapasitoro bombi batangiye igikorwa cyo kujya bajya mungo bagasengera abantu baho barwaye, bagafasha abakene, Nyuma y’amezi macye, Itorero ryari rimaze kugira abayoboke 50 baraje kujya basengera mu cyumba kwa Choi Ja-shi. Nyuma uko bagendaga bakura, niko bavaga mu ihema rimwe bakajya mu rindi..

Pasteur Cho yari akunzwe cyane ku kibwiriza cye cyavugaga ku Migisha itatu Imana itanga ariyo : Umugisha w’umubiri, umugisha w’umwuka n’umugisha w’ubugingo. Aha Pastor Yonggi Cho akaba yaravugaga yeruye ko imigisha Imana itanga ku mwana w’umuntu ikubiye mu kumuha ubuzima bwiza , kumuha amafaranga no kumuha agakiza ku bugingo bwe.

Kubera izo nyigisho ze zatangaga ihumure ku gutanga icyizere cy’ejo hazaza ku butunzi bwaba ubw’umubiri n’ubwa Roho, abantu benshi batagira ingano baje kuyoboka iryo Torero rye, bituma mu ntangiriro z’umwaka wa 1961 bagera ku gihumbi, bituma bava mu ihema bahita bigurira ubutaka bwabo ahitwa ahitwa i Seodaemun.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1980 nibwo Itorero rya Full Gospel Central Church ryemeje kubaka Satelites zizajya zerekana amateraniro akorerwayo agakurikirwanwa n’abatuye umugi wose wa Seoul n’ahahegereye kuko babonaga bigoye kwagura urusengero ku buryo abantu bose bazajya babona aho bajya.

Ibyo bikaba byaratewe n’uko mu mwaka wa 1982 baguye urusengero rukabasha kwakira abantu 12000, ariko nyuma y’imyaka 10 gusa ni ukuvuga muri 1992 bakaba bari bamaze kuba 700,000.
Inshuro nyinshi Pastor Yonggi Cho yakunze kunanirwa akava ku buyobozi bw’Itorero, ariko yamara kubuvaho abamusimbuye bakananirwa kugumya kuyobora neza uwo mukumbi, bigatuma bongera kumutumaho.
Mu mwaka wa 2007 , abasengeraga muri iryo torero bari bamaze kuba 830.000, bagakora amateraniro mu ndimi 16. Ubu Itorero rya "Full Gospel Church" ry’i Seoul ryonyine ribarizwa hagati mu mugi wa Seoul ukomeje ku biro by’Inteko –Ishingamategeko ya Korea niho ubona iryo Torero. Kugeza ubu rikaba risengerwamo n’abantu 260000, muri uru rusengero hakaba harimo ibice (annexes) nyinshi ku buryo abicaye kure baba bafitemo za Ecrans (Telescreens) zituruka mu rusengero imbere zikabereka ibiri kuberamo uko byakabaye.

IMANA IKOMEZE GUHA UMUGISHA ABAKOZI BAYO NO GUKOMEZA KUBASIGA AMAVUTA.

Nitwa Colonel Ndayinginge Nathan, nakiriye agakiza mpejeje kaminuza ya gisirikare y’UBURUNDI ISCAM(Institut Superieur des Cadres Militaires). Ico gihe nakorera i Gitega muri 3eme Bataillon Commando mu mwaka wa 1990-1991.

Nkiri muri kaminuza nimirije guheza nari mfise ikibazo cyo kuribwa mu nda cane ariko cari catanguye bukebuke nkiri muri Ecole Normale yo mu Rutovu (naragiye no mu gikorane cabereye i Kiremba ngo bansengere nkire, ariko ntivyakunze kuko sinari nihanye). Narimfise n’izindi ndwara. Abantu benshi nta vyo bari bazi kuko babona ndi umuntu akomeye mu vy’igikomando no mu kwiruka cane. Ndetse nararonse brevet commando mu guca mu mitego no mu manga z’i Gitega na brevet para mu gukoroka mu ndege i Bujumbura muri 1990.

Igihe niga muri ISCAM rimwe rimwe naraja gusenga muri Cathedrale Regina Mundi ahandi nkagenda ku Ntahangwa no mu Kibenga muri Pentekote. Nari nabatirijwe na patiri muri 4eme Normale ndabisavye patiri kandi nakuriye mu muryango w’abapentekote. Papa yambariye ngo aho ubwo wewe wibaza ngo wabatijwe ngo oya! Ariko muri Pentekote ni ho numva cane ijambo ry’Imana rimfata nkagomba kwihana ariko sindabishobore nkabwira Imana nti satani ndamwanka naho ndi umunyavyaha kandi ntuze unyice ntarihana.

Narivuje uburibwe n’imiti yose ya "estomac" ni y’inzoka, nja mu y’ikirundi(traditionnels), nywa petrol, ndarya itabi, nywa wisky ngasuka n’ibiyeri mu ndya imbere yo kuzirya, nja mu miti y’abapfumu bakagomba kunsengera no kunyatira ndanka, nja mu ba-"astrologues" b’i Bulaya mu Bufaransa mbonye mu kinyamakuru "Jeune Afrique"; bamaze kunsaba amahera menshi nca ndabaheba kuko nta vyo narigushobora. Munyuma naciye ndibwa rwose nkamiza igipfunsi mu nda, nama nibaza ku muvumo nyogokuru wanje yantutse ngo "urakaribwa aho utiyaga" ansanze ndiko ndotsa ibigori nasoromye mu murima wiwe hari mu gasoko mu mwonga ndagiye inka.

Nkagira nti nkeka ari wo wankurikiranye. Icatumye ntakizwa nuko naho nari mu muryango basengera muri Pentekote, baratako bagatukana, bakarwana, bakaburana bapfa amatongo bagahakwa no gutemana amasuka, bakaborerwa n’imitobe ihiye canke n’inzoga y’ubuki bo n’impeke(Inzoga y’amasaka), bakazana n’abapfumu bakaduca indasago bagashinga n’ibiheko. Ivyo vyose ndabibona nkiri umwana mutoya. Ba nyogokuru bose bapfuye barwaye abadayimoni kandi imbere yaho baraja gusenga nk’abandi.

Igihe nari guca brevet commando i Gitega muri 1990 nari navuye i Bujumbura ndibwa kwa kundi kandi n’igufa ryo mu gikiriza ryari ryatiriganye ndi muri "combat sans armes" nkababara cane nkavuga nti nta gikomando nzoshobora. Imisi yose ntashe mvuye ku kibuga c’igikomando twita "kukimbwa", nshitse narasenga, nirengejeko ikirengete mw’ihema nabamwo, nti Mana urankomeza umpe inkomfero y’igikomando be n’iy’igipara nanje nzoca nihana mpebe n’inzoga. Imana yarabikoze mugabo sinaciye nihana. Naronse "mutation" bandungika gukorera i Gitega mu gikomando kuko nari mu b’imbere mu manota ya "brevet commando".

Mukwihana nararwaye mbura amahoro rwose, mbona umwijima mwinshi nsaba Imana ngo inkureho. Naciye ngenda ku musozi wa Songa nandikira Yesu ikete ndarishira munsi y’amabuye arunze hamwe ndamuririra rwose nti ngirira ikigongwe, mu nyuma naciye nja kwihanira mw’ishengero rya Pentekote mu Magarama i Gitega. Ndiga igice mbatizwa ku kiringo kigira kabiri kubera nama mw’ishamba hamwe n’abasoda. Murumuna wanje nabwiye kwakira agakiza mu nyuma yarantanze kubatizwa kuko wewe yiga igice ari muri Lycee i Bujumbura. Ncihana sinashotse nkira kuribwa ubwo nyene, vyagiye buhorobuhoro mugabo narimfise amahoro mu mutima kandi narakora akazi ka Leta neza. Baransengeye rwose kugira umudayimoni w’inyota y’inzoga amveko.

Mukwihana neza narandikiye ikete ryo gusaba Directeur wo mu Rutovu ngo andihishe ibitabo nivye ncigayo aca ansubiza ati ndakubabariye ahubwo wigishe n’abandi kumera nkuko bihane ivyaha bakoze. Maze kubatizwa i Gitega muri 1991, hakurikiye amageragezwa menshi mu kazi kuko twaciye twinjira mu bihe bigoye vy’amatora be n’intambara mu gihugu, ariko Yesu yagiye avugana nanje ko azonzigama akayandenganya. Amajambo y’Imana nahawe ico gihe yari aya: 1Samweli22:23; Yosuwa1:9; Yesaya54:10; Daniyeli10:12; Gusubira mu vyagezwe28:1-14. Rero Yesu yagiye abana nanje mu kazi ka gisirikare ndimwo gushika n’uyu munsi. Yarankijije ivyaha vyanje vyose be n’ingwara zanje, ubu ndi muzima.

Ndakwipfurije na we kumwakira nk’Umwami n’umukiza wawe kubw’iki gishingantahe . Soma iri jambo ry’Imana: Yohana3:16. Yesu aguhezagire.

Mwarikumwe na Evangeliste Colonel Ndayinginge Nathan, Tel. mob. +257 76 246 263 +257 76 246 263 , email: [email protected] Murakoze, Yesu abahe umugisha.

Jehovahjireh choir ni Korali ikorera umurimo w’imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali,yatangiye kubaho mu mwaka wa 1998,yatangiriye mu gishanga ahahoze hakorera ULK ubu hari ikigo cya secondaire.Yatangiwe n’abanyeshuli 6 biga nimugoroba babarizwaga muri groupe ikorera mu muryango w’abanyeshuli b’abapantecote bo muri kaminuza, icyo gihe ikaba yaritwaga Groupe de prière des étudiants pentecotistes universitaires(GPEPU) nyuma nayo yaje guhindura izina ikaba CEP (communautés des étudiants pentecotistes) mu mwaka wa 2000. Prezida wa mbere rero w’iyi groupe (cyangwa se Korali) yakoreraga nyine muri uriya muryango GPEPU, akaba yarabaye DUSHIMIRIMANA J. de Dieu ubu akaba ari umwarimu muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, naho uwayoboraga GPEPU akaba yari KAREMERA Fiston ubu akaba ari Branch Manager wa BPR Nyamirambo.

Icyo gihe rero ngo abari bagize GPEPU ninabo bari muri groupe iririmba, ibi rero bikaba byari bisobanutse neza ko waba uzi kuririmba cyangwa se utabizi wagombaga kuririmba kuko umubare w’abaririmbyi wari muke cyane. Nyuma rero ngo baje kwicara bariyemeza, ntibigaya ubuke bwabo, ahubwo barushaho kugira umwete wo gusenga Imana nayo ikomeza kubaba hafi. Bakaba rero bari bafite icyumba aho bita Kimicanga ndetse hafite byinshi hibutsa cyane kuri Jehovahjireh choir kubw’amasezerano menshi bahaboneye.

Uko babonaga indirimbo rero ngo baririmbaga iz’abandi ariko nyuma uwitwa Jacques NTAKIRA ubu ubarizwa muri World Vision, araza akajya abahimbira indirimbo. Mu bibazo by’ingutu bitandukanye rero iyi groupe y’abaririmbyi yatangiranye, iby’ibanze byari imiririmbire,ibibazo byo kutigirira ikizere,ndetse byaje kuba bibi ubwo hari abari barangije bakaza kugenda bagasigara ari bane 4,ariko kubera ko bari bafite determination baravuga bati reka dukomeze dusenge Imana kugira ngo umurimo waguke, Imana rero yaje kumva gusenga kwabo yagura iyi groupe cyangwa se korali. Aha rero ngo mu rwego rwo kwiyemeza bari bariyise “Ibyihare (Ikihare)” .

Mu mwaka wa 2005, prezida wari uyoboye CEP ULK Soir, Bwana BUDIGIRI Herman ubu akaba ari mu gihugu cy’ubwongereza (UK) aho arimo gukomeza amasomo ye, hamwe n’abagenzi be bari bafatanyije umurimo barimo Bwana KAMPAYANA J. de Dieu ubu akaba ari umuyobozi muri UOB(Urwego Oppportinity Bank), baje rero kugira igitekerezo cyo gushaka izina rya ya groupe iririmba cyangwa Korali kugira ngo noneho ireke gukomeza kwitwa groupe ahubwo ibe Korali ifite izina kuko yarimo kugenda yaguka. Aha rero ngo bafashe udupapuro dutandukanye turiho amazina atandukanye bari banditse harimo n’irya Jehovahjireh, ariko ngo bagenda biyambaza bakuru babo babanjirije mu murimo harimo ndetse na Prof. DUSHIMIRIMANA J. de Dieu nibwo we ngo yabahitiyemo Jehovahjireh.

Mu guhitamo iri izina ngo yagendeye ku magambo aboneka mu itang. 22:5-15. Kubikora gutyo rero nuko yibukaga amateka yaho batangiriye akareba naho bageze batarabona neza ikerecyezo bityo nkuko na hano muri iki gice, Abraham ajya gutamba Isaac nta kerecyezo yari afite cy’aho ari bukure igitambo nyuma ariko yaje kubwira umuhungu we ubwo yari amubajije igitambo amubwirako uwiteka ariwe uri bwishakire igitambo bisobanura ‘’Jehovahjireh’’. Kubwe rero uwiteka yagombaga gushyiraho icyerekezo kugira ngo Korali ikomere mu mpande zose. Nguko uko rero baje kwemeza ari benshi ko korali ihawe izina rya ‘’Jehovahjireh’’ bati uwiteka niwe uzatanga icyerekezo cyiza.

Korali jehovahjireh yagiye yaguka ubu imaze kugira abaririmbyi barenga 90 ikaba irepeta 2 mu cyumweru mu gihe cy’iminota 20 ni ukuvuga iminota 40 no muri week-end iyo umwanya ubonetse.Mu rwego rwo kugira ngo korali ikomeze ibeho hubatswe system ihoraho ko abarangije bakomeza kuba hafi y’abasigaye babakangurira umurimo w’Imana ndetse banawubamenyereza mbese inkunga ihoraho ishoboka yose bagakomeza kugenda bayitanga. Mu mwaka wa 2010 yitabiriye amarushwana ya Umucyo gospel award yateguwe na Radio umucyo yabereye Mbambino super city i Kabuga, ibona umwanya wa 4 aho yakuye Certificate. Ubu imaze guhimba indirimbo zirenga mirongo inani (80), ikaba imaze gukora Album DVD yitwa ‘’Ingoma ya kristo ntizahanguka’’ iriho indirimbo 11.Irimo kandi gukora indi Album ya 2 ishobora kuzasohoka bitarenze ukwezi kwa cyenda (September/2012).

Yagiye ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa hano mu Rwanda ndetse ikaba inateganya ingendo hanze zizatangirira mu gihugu cy’uburundi aho bita Ngozi kuri Kaminuza yaho kuwa 27-29/07/2012. Yagiye kandi mu gikorwa cyo gufasha imfubyi i Nyamirambo mu mudugudu wa Kiberinka ndetse inafasha abanyeshuli batishoboye babuze Minerval. Ikaba kandi iteganya ingendo muri prisons, kwa muganga mu gikorwa cyo gusura abarwayi n’ahandi hatandukanye.

Mu mwaka wa 2012 abanyeshuli bayo basaga 30 bararangije ariko kubera system yubatswe bakaba bariyemeje gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana. Twabibutsa ko Korali Jehovahjireh ibarizwa mu muryango witwa CEP (Communoté des étudiants pentecôtistes), igice cya nimugoroba, ikaba iyobowe na Bwana NDORIMANA Phillotin ndetse akaba yungirijwe na BIKORIMANA Aloys ari nawe Master Choir (Dirigeant).

Nitwa Kelene Bayenda navukiye mu gihugu cya Uganda Kamaranansane, ndi umubyeyi mfite umutware n’abana batanu. Nkaba narakiriye Yesu maze kubyara gatatu , navukiye mu muryango w’abapagani nza gukizwa nyuma gusa ntarakizwa najyaga ndota ibintu nkabona birabaye muribyo urugero ni uko narose umugabo tuzabana hanyuma bashaka kunshingira undi ubukwe burapfa nyuma umwe narose n’ ibimenyetso namubonyeho niko yaje ameze ni nawe mugabo wanjye.

Aho nshakiye natinze kubyara, mara imyaka itatu, nyuma naje kubyara umwana hashize igihe gito ararwara cyane ngira ubwoba,gusa ubwo bwoba bwanteye gukizwa kuko natinyaga ko yapfa kandi narakundaga abana cyane. Gusa uwo mwana yaje gupfa, uwa kabiri nakurikijeho namubyariye iwacu kwa Data na Mama hakaba hari mu giturage maze ngira ibibazo ndangije kubyara ndava cyane nsa nkaho pfuye,gusa muri uko gusa n’upfuye nagiye kubona mbona iyerekwa, mbona Yesu aje arabwira ngo kuko wanyemeye nk’ umwami n’ umukiza nje kugukiza ntabwo uri bupfe.

Niko byagenze koko,nyuma twaratashe tumara amezi atatu uwo mwana nawe aza kurwara ariko nari maze gukizwa ndasenga mbaza Imana icyo gukora, ndibuka rimwe umwana yaradupfanye neza turorosa,gusa numvaga nizeye cyane nanga kumushingura, umunsi ukurikiyeho Imana iransanga ngira iyerekwa rikomeye, mbona haje malayika afata umwana amujyana aho babagira aramubaga amukuramo ibyo munda n’ umutima buri kimwe cyose agishyira ukwacyo, hanyuma afata urukanka ararwoza atangira gufata umutima arawukamura neza awusubizamo, afata buri rugingo akarwoza akarusubizamo, hanyuma amuhumekeramo aramubwira ngo nguhaye ubuzima.

Narakangutse ndasenga ngiye kumva numva umwana aritsamuye, ndamusengera arakanguka muha amata nyuma y’ umunsi umwe yagize umubiri mwiza uwamubonaga wese agatangara kuko yasaga nkaho atigeze arwara, nahise njya ku rusengero gushima Imana, abantu bose baratangara ibyo kuza gushyingura babivamo.

Ibyo byatumye umugabo wanjye akizwa baramusengera ubu nawe ni umushumba akorera Imana mu buryo bukomeye. Ikindi gitangaza Imana yankoreye aho dutuye nta mazi ahaba, kuvoma byari ikibazo tukabura n’amazi y’ inka zacu kandi murabizi ko abakonyine n’ inka ari ibintu bikomeye. Rimwe rero ndasenga ndi ahantu mu gisambu, aho hantu nasengeye mu gitondo hatoboka iriba amazi aratemba aba menshi cyane abantu baratangara kuko ako gace nta mazi yahabaga ryari iriba Imana izanye nkuko yabikoreye Samusoni irehi. Ikintu cyantangaje ni uko twaje kwimuka ha hantu twari dutuye hasigara umupagani rya riba rihita rikama naje kubimenya nza gusubirayo mpamagara abantu mbabwiriza ubutumwa bwiza hanyuma nsaba Imana ngo Mana tanga amazi y’ izi nka ze gupfa Imana ihita ibikora amazi arongera aragaruka biba igitangaza abantu benshi bizera Yesu.

Aho twimukiye twaje guterwa n’abajura bashaka kunyica bandyamisha hasi bandasa amasasu atanu, ariko Imana yo mu ijuru ikora igitangaza ntihagira na rimwe rimfata ngo ritatobore umubiri wanjye,ndibuka amwe yantwitse umubiri gusa n’umusatsi urashya ariko sinigeze nkomereka n’ubwo bari bankubise cyane ariko Imana ntiyemera ko napfa kuko ngifite byinshi byo kuyikorera.

Nyuma nakomeje umurimo w’ Imana hamwe n’ umutware wanjye ubu turi gushinga amatorero muri Uganda kandi twiyemeje gusiga byose ngo dukorere Imana. Nasoza nsaba abatarakizwa kwakira Yesu kuko Imana yanzuriye umwana nta gitangaza itakora, iyandokoye urupfu izakomeza kubarinda nimuyiringira amen.

Watchman Nee yavutse mu mwaka wa 1903, muri Swatow mu Bushinwa, avuka ari nk’igisubizo cy’amasengesho ya mama we. Amaze kubona abyaye abakobwa be babiri, mama we yarasenze abwira Imana ngo nimuha umuhungu, azahita amutura Imana. Uko uwo muhungu yakuraga, yagaragaraho amasezerano nyina yari yarakoze, ariko na none ntiyite ku bintu byo mu mwuka. Mbere yuko uwo muhungu akwiza imyaka cumi n’irindwi y’amavuko, ahura n’Umwami.

Icyo gihe amenya ko agomba guha ubuzima bwe Umwami Yesu, nubwo yakomezaga kwinangira kurekura byose ku Bwe. Biza kurangira urukundo rwa Kristu rumwuzuye, areka byose ku Bwe. Ibi ngibi byabayeho mu kwezi kwa kane tariki ya 29, mu 1920.

Yagize urukundo rukomeye rw’ijambo ry’Imana, ku buryo mu gihe gito yari amaze gusoma Bibiliya incuro nyinshi. Atangira guhamya Kristu mu banyeshure bigana, nibwo yiswe izina rya ‘’Muvugabutumwa’’. Mu gusesangura Bibiliya, hamwe n’abandi bakristu bake, baje gusobanukirwa ukwiyorosha n’ubuziranenge biri muri Kristo. Yiyemeza rero gukurikira ijambo ry’Imana, nta kindi uretse ijambo.

Mu 1927, atangira gukorera ahitwa Shangai, aho yabashije gushira mu bikorwa iyerekwa yari yarakuye mw’ijambo. Yasobanukiwe ko intego nyamukuru y’Imana ari Kristu n’itorero rye. Binyuze mu mirimo ikomeye y’Umwuka Wera no kwizerwa mu murimo kwa Watchman Nee, ubuhamya bwa Kristu bukwira mu Bushinwa.

Mu 1949, abacommunistes biganziye Ubushinwa. Nubwo yari azi neza ibyari bimutegereje mu rugo, yaje gusiga umurimo mu maboko y’Imana no mu bakristo. Nuko ava Hong Kong asubira mu Bushinwa muri 1950. Mu kwezi kwa kane mu 1952, nibwo yaje gutabwa mu buroko. Baje kumwagiriza bamubeshera ko ari umutasi, nuko akatirwa imyaka 20 y’igifungo. Nta kintu na kimwe yari yemerewe gukora ahongaho, uretse icyo yategekwaga n’abakuru bubwo buroko. Imyaka 20 ishize, banga kumurekura, haza kumenyekana amakuru ko yaje gupfa akiri umwizerwa ku Mana.

Nkuko ijambo ry’ Imana rivuga ngo : Andika uti « Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu » Umwuka na we aravuga ati « Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye » Ibyahishuwe 14 :13

Umukecuru Nyirakurara Immaculee yari atuye mu mudugudu w’abatishoboye wa Murinja mu murenge wa Gahanga yasengera mu itorero rya ADEPR Gahanga. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi umwaka w’ 1994, uwo mukecuru yapfushije umugabo n’ abana bose asigara wenyine Imana iramurokora.

Kuwa 5 taliki ya 13/07/2012 yaje gusenga mu rusengero uko bisanzwe mu materaniro yo kwirirwamo. Mu gihe bari barimo gusenga Imana, umukecuru Immaculee Nyirakurara yuzuye Umwuka Wera avuga ngo : « Amina. » ahita arangiza urugendo.

Mbere y’ uko yitaba Imana, yari amaze iminsi asura amatorero ari kicukiro ndetse no kuwa 4 ari butahe kuwa 5 yaje ku rusengero ajya mu cyumba cy’amasengesho, afata akanya ko gusenga ; avuga ko Umwuka w’ Imana yamuhase kuza gusengera itorero, abaririmbyi bo k’ umudugudu yasengeragaho hamwe n’ abayobozi b’ igihugu.

Mu buhamya twahawe na Pastor Desire yatubwiye ko yari umukristo ayoboye kandi yari umwizerwa nubwo yabaga mu batishoboye ariko nawe yari umukiranutsi wa 1 kuko ntiyakererwaga amateraniro, muri duke yarafite ntiyibagirwaga kwakira abashyitsi, kandi yahoraga avuga ko yumva urukundo akunda Yesu rwaramurenze. Yakomeje agira ati mbuze umukristo kandi umunyamasengesho, umukozi w’ Imana ukomeye.


Mu giterane cyo gusoza ikiriyo cye cyabereye mu mudugudu w’abatishoboye i Murinja, Pastor Desire yasomye ijambo riri mu byahishuwe 14 :13 avuga ko twese tuzava mu isi ariko ikibazo ari ugutekereza aho tuzajya n’ imirimo izaduherekeza. Nyuma y’ iyi nyigisho abagera kuri 4 bahise bakizwa kugira ngo bazasange mukecuru mu ijuru.

Abaruranyi be bakomeje gutanga ubuhamya uwitwa Rutagarama J Bosco yagize ati mwe mwamubonaga nk’ itorero ariko twe abaturanyi be twatangazwaga n’imirimo ye ! ibikorwa yakoraga byari byaraturenze ati yanguriye umutaka nzifuka njya kwiga ati nanjye namuvomeraga amazi buri munsi ati tubuze umubyeyi.

Twasoza tubabwira ko urupfu rw’abakunzi be ari urwo igiciro mu maso y’ Imana icyaduha tukazasoza urugendo amahoro dusize ubuhamya bwiza i musozi amen.

Mu buhamya bwa Colonel Ndayinginge Nathan bw’ ubushize yasoje atubwira ko ari mwalimu w’ Itorero akabifatanya n’akazi gasanzwe ka Gisirikare. Twagize amatsiko bituma tumwegera tugira icyo tumubaza uko yahamagawe ari umusirikare mukuru? Adusubiza muri aya magambo:

1.Ikibazo: Umuhamagaro wo kuba umuvugabutumwa mwawiyumvisemo gute?

Igisubizo: Maze kwakira agakiza haciye igihe, hari ibimenyetso natanguye kubona mu nzozi. Hamwe nabona mpagaze imbere y’ishengero rinini ndiko ndavuga nsemerera ndaribwira ubutumwa bwiza. Ahandi nabona ndagiye umukuku w’inka, iziyahukije zigiye kona nkiruka kuzigarura nkazikubita inkoni n’inguvu nkazibabaza. Kandi niko vyari biri mu bo ntwara uwakosha namuhana ni haniza cane nkamukubita n’inkoni. Imana igaca inyereka ingene nkwiye guhanura abasoda no kubahana mu burwaneza n’ijambo ry’Imana ntatwawe n’ishavu. Igihe kimwe ndi kwigisha muri ESO(Ecole des candidats Sous-Officiers), umupasitori yahora aza kutwigisha ijambo ry’Imana mu gisoda nasanze yanteguriye intebe imbere y’ishengero aca ankura mu bandi anjana imbere ndamwankira nawe aranka ambarira ngo uzohore uza wateguye ijambo ry’Imana kugira wigishe.

Sinzi ico yari yambonyeko kuko ntacoyambariye. Numvise muri jewe bitoroshe kuko nakunda kwicara mubandi hagati inyuma nkiyumviririza ubutumwa bwiza ngahezagirwa, nkarondera kuguma nezwa gusa iyo ntsinzwe. Ikindi gihe ivyo kwigisha muri ESO biheze bandungitse gukarisha ubwenge i Bujumbura nca nifatanya n’umurwi w’abasenzi mu NGAGARA hari intambara nyinshi mu gihugu. Nama ndonka umwanya nkigisha ijambo ry’Imana. Imbere y’uko mpeza kwiga, umuntu umwe twasengana yantumyeko ngo duhurire mu cumba c’amasengesho. Ariko sinagiye. Haciye iminsi aza kuntora imuhira hanyuma ndemera turajana. Mugabo arambaza ati ko nagutumyeko ntuze ni kubera iki? sinaronse ico ndamwishura narahoze. Dushitse mu nzu y’amasengesho yambariye ati dusenge, tugitangura gusenga yaciye aja muri Mpwemu Yera atangura kuvugishwa ibizombako vyinshi ntashoboye gufata vyose.

Ariko ico ntibagiwe ni iki: "ngo nagutoranirije aho uri (mu gisoda), ubabwire ijambo ry’Imana ntutinye bovyumva batovyumva usemerere kuko nzoba ndikumwe nawe aho uzoja hose. Abazogutunga urutoke sinzobura kubibahora ureme ushikame ushire amanga". Ivyo vyarasubiye ubugira kabiri haje uwundi muvugishwa atugendeye mu Mabanda iyo naciye nja gukorera mpejeje kwiga i Bujumbura. Mu Mabanda barankoresha batako bansengera kuba umudiyakoni mw’ishengero ariko sinari bwatange umuhamagaro wo gukorera Imana. Niho rero natangura kugira ingorane nyinshi: nkadandaza urudandazwa rugahomba bimwe bikomeye, nkagira projets zo kurima vyinshi ngo ntunge bigaca birumba ahandi bakavyiba ndahomba amahera yanje yose, ariko abandi bakunguka mbona; nongera ndarwara cane ibintu bitumvikana kugeza aho nabibwiye abapasitori ngo bansengere baransengera ariko ntivyaheze.

Umupasitori umwe twakorana ni we yambariye ati kugira bigende neza uratanga umuhamagaro bagusengere. Munyuma naragiye ndemera aransengera ni ho ibintu vyaca bitangura guhinduka baca bampa n’ikarata y’abavugabutumwa.

2. Ikibazo: Ko kurongora abantu ari kubacira bugufi mubishobora gute muri abayobozi bakuru mu gisirikare cane ko bisaba kwicisha bugufi mugakorera umusirikare muto?

Igisubizo: Ni ivy’ukuri, kurongora abantu ntivyoroshe bisaba kubacira bugufi kuko n’umugani w’ikirundi uvuga ngo "ahari abantu hama urunturuntu", urerekana neza ko mu bantu benshi habamwo ingorane zitandukanye na za kamere z’abo bantu nyinshi zigoye. Ujejwe kubarongora rero biramusaba vyinshi. Biramusaba ko aba yarigishijwe indero, ingene arongora abantu azi imico yabo na za kamere zabo, ingorane bafise, amategeko abagenga, ivyo bafitiye uburenganzira n’ivyo badafitiye uburenganzira, uko bakwiye guhanurwa no guhanwa bikenewe, ukamenya no kubihanganira be no kwirinda mu bintu vyinshi vyokurwisha bivuye muri abo bantu.

Rero kuba naravyize mu mashule ivyo ntibihagije vyonyene kugira ndongore abantu neza nicishije bugufi, kuko hari benshi bigora kandi barize cane ivy’indero, n’imibano, n’inyifato, n’akamere, n’uburongozi, no gutunganya neza ivy’akazi n’abagakora; arivyo twita, mu rundi rurimi, "la discipline militaire, la sociologie, la pedagogie, la psychologie, la deontologie professionnelle, l’ethique militaire, le leadership et le management, etc..." Iyo rero umuntu yakiriye agakiza, akakira Yesu nk’umwami n’umukiza wiwe, arahinduka akaba icaremwe gisha, agacika umwana w’Imana (Yoh.1:12).

Yesu afise ububasha bwo guhindura umuntu amuhindurishije ijambo ryiwe, n’amaraso yiwe n’ubushobozi bwa Mpwemu Yera. Umuntu agahinduka mu mpwemu, mu mubiri no mu bugingo; ugasanga ivyiyumviro, n’imvugo, n’inyifato, n’ingeso ziwe za kera vyarahindutse, kamere yiwe yarahindutse. Ukabona umuntu uko yarari kera atariko akiri, amakari, no kurandamuka, n’amanyama, no kurwana, n"ishavu, n’inzigo, n’urwanko, n’ishari bo n’ibindi bibi vyaramuvuyemwo akamera neza, akuzura urukundo, n’amahoro, n’umunezero, kugira neza, uburwa neza, ingeso nziza, ubwizigirwa, kwirinda no kwihangana biva kuri Mpwemu Yera (soma 2Kor.5:17 na Gal.5:16 & 22-23).

Ibi rero ni vyo binshoboza kwicisha bugufi ngakorera nkongera nkayobora umusirikare muto naho ndi mu bayobozi bakuru. Noneho gutunganiriza umusirikare mutoya mu vyo akenera vyose ku kazi ni co tujejwe kugira ibintu bigende neza. Rero iyo ukijijwe hari iciyongerako mukubikora neza.

3.Ikibazo: Abayobozi bakuru mu ngabo bari kurwego rwanyu iyo babona muri umuvugabutumwa babifata gute?

Igisubizo: Abayobozi bakuru iyo babona tuvuga ubutumwa babifata ibisanzwe kuko mu gihugu cacu baramaze kubimenyera ndetse na Nyen’Icubahiro Prezida wa Repuburika bo na Madamu wiwe ni bo basigaye batuja imbere mukutubwira ijambo ry’Imana, bagakoresha n’ibikorane bakadutumira twese harimwo n’abategetsi bakuru bakuru bo mu nzego zose. Ni co gituma rero kuba umuvugabutumwa kandi uri umutegetsi atangorane babibonamwo abategetsi bagenzawe kuko dufise akarorero keza hejuru.

Ariko ivyo bibaye vuba kuko abasoda ba kera barahuye n’ingorane nyinshi mw’ikizwa ryabo, no kubirukana bamwe barirukanywe, kuko atawatahura ivyo gukizwa canke uburokore ivyarivyo. Ubu rero abategetsi benshi barakizwa bakaja no mu bikorwa vy’Imana mu mashengero atandukanye ari mu gihugu. Ni ko biri no mu gisirikare cacu. Turafise na "Aumôneries militaires" harimwo abapatiri n’abapasitori bitwa aba "aumôniers militaires" baturongoye mu vy’Imana mu gisoda cacu bakatugirira "encadrement spirituel et moral".

4.Ikibazo : Ni izihe ntambara mwarwanye kubwo gukizwa no gukorera Imana?

Igisubizo : Intambara twarwanye kubwo gukizwa no gukorera Imana ni nyinshi kuko umaze kwakira agakiza umenya neza ko wuguruye intambara yo kurwana na satani, n’isi, n’umubiri. Ni ko na Yesu nawe naho yari umwana w’Imana vyamubayeko. Ubwambere satani yaciye mu muntu ambarira ngo ko ugiye mur’ivyo vy’abakizwa wononye "carriere" yawe warukwiye kubivamwo ukaguma ugendana n’abo mwahorana. Ataraho naho ntibizokugendera neza kuko yabonako nahevye ivyo kuryoherwa mu bandi haba mu bunywero canke mu vyo kwinezereza mu miziki iyo baja, kuko uca uheba kujana nabo.

Uwundi yantwara yambariye ngo sinzokugira umutware w’ingabo ni waguma gutyo. Ariko sinaretse kumuba naho yabivuze kuko Imana yo iruta abantu bo n’imigabo yabo kandi vyongeye ikorera no mu bantu kugira ivyawe bigende neza. N’ubu ndi umutware mu bandi kubwayo. Kandi iyo wakiriye agakiza neza hari ivyo utemererwa gushigikiramwo abandi bigatuma ugira intambara nabo.

Naratesheje abanyagihugu n’abasoda bamwe bamwe kwiba (piller) mu ntambara twaciyemwo mu gihugu cacu bituma bandaba ribi ndetse bakanampigira. Narabujije abanyagihugu kwicana mu ntambara, ndabibutsa ingene abisirayeli bataye Imana nayo irabahana, bahakwa kunyica; ndetse n’umu"gendarme" umwe, tumaze gutaha, yarabimpereye gasopo "ngo urabona ivyo wakoze!" Kuko k’ubwiwe yagomba ko tubareka bakamarana. Ariko inyuma y’intambara benshi baranshimiye iciza nabagiriye kuko mu bihe nk’ivyo hari hakwiye umuntu wo guhagararira neza amahoro mu banyagihugu abandi batware bataye bakinyegeza canke bagahunga.

Hari n’abanyagihugu barenganywa n’abasoda, baza iwanje nkabarenganura, bigatuma tuvyankanira n’abasoda bamwe bamwe. Hari n’ibijanye na "gestion" y’ivy’igihugu usanga ubipfa n’abandi kuko mutabibona kumwe kubw’inyungu bazigamwo. N’ibindi n’ibindi... tugenda turacamwo bidutera intambara kuko twakijijwe. Ariko Yesu araturemesha ko yanesheje natwe tuzonesha kubwiwe kandi niko biri kuko tuvyibonako.

Mwebwe musoma izi nyishu ntanze, dusangire ijambo ry’ Imana Abaroma 8:31-39, Yesu abane namwe abahezagire. Mwari kumwe na Ev. Colonel Ndayinginge Nathan. Murakoze. Mutashe abera bose.

Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda.

Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga nyinshi cyane, ari umusinzi ukomeye, ntacyo amarira umuryango kandi akabyara buri gihe. Ibyo byatumye Mama yiyahuza inzoga n’itabi ngo arebe ko yagira amahoro ariko ntayo yari afite kuko nta mahoro y’ umunyabyaha.

Mama aho atwariye inda nyuma y’imyaka 5 yamumereye nabi, avira ku nda bituma kwa Muganga bamubwira ko nta mwana uri mu nda. Hageze kubyara ababyeyi baramuherekeje bagiye kureba kuko bari bazi ko nta mwana uri mu nda, ari inda y’ibitekerezo ariko agiye kubona abona abyaye umwana ariwe jyewe, niyo mpamvu nitwa Desiré kuko bambyaye banshaka cyane hanyuma banyita Habyarimana kuko bambonye ku bw’ Imana barahebye urumva ko ari uwavutse ku bw’ Imana nyine.

Bibiliya ivuga ngo utaraba urusoro munda ya Mama wawe nari naragutoranije kuba umuhanuzi uhanurira amahanga Yeremiya 1:4-10 Dawidi nawe ngo iminsi yanjye wayimenye hatarabamo n’umwe kandi turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo. Ebefeso 2:10.

Twabaga mu bukene bwinshi kuko ndibuka ko navukiye mu nzu y’ibyatsi kandi ubuzima bwacu bwari uguca incuro kuko tutabona ibyo turya. Nakuranye umubabaro mwinshi kuko nta cyiza nabonaga iwacu, byahoraga ari induru no kurwana n’ubusinzi hamwe n’urugomo rutandukanye.

Jye natangiye kwikorera umutwaro wo kurera abana 8 tuvukana ndi muto ku buryo bw’uko natangiye gucira incuro abo tuvukana mfite imyaka 9 byageze ku myaka 10 ntagishaka kubaho numva gupfa bindutira kubaho kuko nta rukundo rwa Mama cyangwa rwa Papa nigeze.

Icyo gihe nasekaga ari uko nibagiwe kuko nabonaga nta burenganzira na bumwe mfite bwo kubaho, ariko muri icyo gihe natekerezaga ibyo kwiyahura bitewe n’umubabaro wari umaze kundenga. Niho Yesu yamfashe, abantu twari duturanye babwiriza ubutumwa ndakizwa aho hari 1986 nyuma maze gukizwa ntangira gusengera Papa na Mama nabo tuvukana.

Nyuma y’imyaka 2 nkijijwe, Mama yarakijijwe Imana iramubohora, hashize indi umwaka 1 Papa nawe arakizwa, abana tuvukana bose barakizwa ahari umubabaro hahinduka ibyishimo, iwacu turasenga bigenda neza.

Hanyuma Imana ibwira ababyeyi ko mu bana bafite batangamo kimwe mw’icyumi basanga ari jye bakwiye gutanga. Kuva icyo gihe nimutse iwacu njya kuba ku rusengero mbana n’abapasiteri. Aho hantu Imana yarahansanze ibwira byinshi ku buzima bwanjye, kuko kubana n’abakozi b’Imana bizana umugisha ukomeye cyane ; buri gihe bansabiraga umugisha kuko nari umukozi w’Imana uhamagawe ari umwana kandi atanzweho kimwe mw’icumi.

Ntibyatinze Imana itangira kuntuma ahantu henshi hatandukanye, ariko ubwo hari harabaye intambara i Burundi, aho twari dutuye ku buryo bw’uko buri bwoko bwarituranaga ubwo rero kugira Imana igutume mu bo mudahuje ubwoko wemere ugende wabaga uzi ko bishoboka ko utagaruka, ariko kuko wumviye Imana ukagenda Imana ikakurokora twarokotse impfu nyinshi kubw’ Umwami Imana twahaze amagara kugira ijambo ry’ Imana rivugwe, ariko Imana idufukisha ihema ryayo none turacyakorera Imana. Amen.

Nyuma muri 1994 ntangira noneho ivugabutumwa ku mugaragaro tunyura ku mibiri y’abapfuye ariko tugakorera Imana. Ubwo nimutse aho nari ntumye muri Nord, Imana intuma muri Sud aho naho nahaboneye ukuboko kw’ Imana kuko kari akarere kaboshye cyane ariko twabonye impinduka ikomeye abantu barakizwa ntangura kuba encadreur w’abanyeshuli, nkabwiriza n’ abanyururu, abasirikare, abakozi ba leta benshi barakizwa cyane.

Icyo gihe Imana yari yarampaye akazi ka leta mu bigo by’amashuri abanza (inspection cantonale) kugirango mbashe kubwiriza aba fonctionnaire bari muri ako gace kuko nta bantu bize baharangwaga ariko nahavuye hari abakijijwe benshi. Ariko Imana yari yarambwiye iti " singuhaye akazi kugira utungwe n’umushahara, ahubwo ni ukugira ngo ubwirize abantu bakizwe, ibindi nzagutunga uko byari bisanzwe."
Ntabwo nigeze mpanga amaso umushahara ariko umugisha w’ Imana narawubonaga buri gihe. Iyo ukoze iby’ Imana neza nayo ikora ibyawe.

Imana yaje kumbwira ko igiye kuntuma mu mahanga ya kure. Sinahise mbyemera kuko n’ubwo nari gukorera Imana, nibukaga umuryango nasize bari mu bukene bukabije nkagira agahinda, nkumva nzakorera Imana ariko nshaka n’uko abo bantu babaho ariko bimwe mu byo nifuza gukora Imana yarabyanze integeka kuyikorera kuko bantanzeho kimwe mw’icumi. Ubwo nabanje kurwana Imana impanisha inkoni ibabaza ntabona umwanya wo gusobanura, ariko iyo Imana igufiteho umugambi ntaho wayicikira.

Nyuma yo kunyura mu bibazo bitandukanye, Imana yatangiye kuntuma muri Tanzania naho mpigishirizwa byinshi mu byo gukorera Imana, nyuma Imana inzana gukorera umurimo w’ Imana mu Rwanda, nyuma yaho nakoreye ivugabutumwa mu bihugu byinshi bitandukanye aho Imana intumye hose njyayo.

Aho hose nakoreraga umurimo w’ Imana ntabwo nari nkiba mu Burundi, nari mu Rwanda, aho nakoze ivugabutumwa kuva 1996. Byari bikomeye kuko abantu bari bafite ibikomere bikomeye, kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bameze batyo byari bitoroshye ariko ndashima Imana yatubashishije gukora umurimo mu gihugu cyose cy’ u Rwanda, ukabona umubiri wa Kristo ugenda ugera ku gihagararo cya Kristo.

Namaze imyaka myishi ndi umuvugabutumwa ugenda ahantu hatandukanye nkomeza abera, mbwiriza abashyaka kwakira Yesu, nyuma Imana imbwira ko igiye kumpa inshingano y’ ubushumba ngakora umurimo w’ Imana wo kuragira intama ; nibwo bansengeye kuba umupasteri muri 2007 mu muryango w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda.

Ariko nubwo biri uko nkora umurimo w’ubushumba, nagumye niyumvamo umuhamagaro wo kubwiriza abantu benshi, nk’uko numva Imana ibimpamagarira ntangira kubwiriza ku maradiyo, nyuma yaho natangiye gutegura inyigisho nkazohereza ku bantu mfite ama emails yabo, nabo bakaziha abandi ku isi yose, bizana igitekerezo cyo gukora web site kugirango inyigisho zigumeho, noneho hiyongereho izo kumva, n’izamashusho hamwe n’izo munyandiko haboneke n’ urubuga abantu babarizaho ibibazo byabo batange n’ ibitekerezo uko umubiri wa Kristo wakubakwa.

Turashimira abitanze kugira ibi bigerweho n’abazakomeza kwitanga kugirango uru rubuga rukomeze kwaguka batanga ibitekerezo byabo, basengera umurimo w’Imana, hamwe n’abatanga ubutunzi Imana yabahaye ngo bukorere Imana.

Ubu twizera ko Imana izagenda ikingura imiryango hakorwe byinshi birushijeho nk’uko Imana ibiduhamagarira kandi nkuko imbaraga zazuye Yesu ziri izaduhishurira nibirusheho kugira ubwami bw’ Imana burusheho gutera imbare. Amen.

Ngubwo ubuhamya bwa Pasiteri Habyarimana. Uwifuza kumuhamagara cyangwa se kumwandikira yifuza gusengerwa cyangwa se indi nama yamubona kuri telephone (250)788422984. E-mail:[email protected] cyangwa se ukaba wamusanga kuri facebook.

Ubuhamya muma photo


Ababyeyi ba Desire Habyarimana


Aha Desire yari yagiye kubwiriza kuri 30 km yatiye kambambiri


Aha naho Desire yakirijwe muri 1986 hari hatarubakwa


Aha Desire Habyarimana yari yakoze ubukwe


Aha naho Desire Habyarimana yari yahawe inshyingano y’ ubushumba


Uyu n’ umuryango wa Pastor Desire Habyarimana

Ubushije twabagejejeho ubuhamya bw’uyu mukozi w’ Imana, aho yavugaga ko yavukanye umutima iburyo ariko akaba atarapfuye nyuma yo kumara imyaka myinshi arwaye umwijima, umutima, impyiko, ibihaha, yarabaye palalise uruhande rwose kuko kenshi yabaga mu rupfu akamara muri koma icyumweru cyangwa kirenga, Yesu yaje kumukiza burundu.

Akaba noneho yadutangarije ko muri ubwo burwayi bwe Imana yigeze kumutembereza ikamwereka ibyo mu ijuru. Mu magambo ye yagize ati: Nabonye abamalaika baje barantwara tunyura mu kirere turenga ibicu tunyura mu mibumbe myinshi tugera muri Paradizo aho imyuka y’abapfuye bakiranuka itegerereje kuzagororerwa. Tuhageze nahabonye Aburahamu n’abandi bantu bapfuye bizeye ariko icyantangaje ni uko nta musaza nahabonye kuko nababonanye umubiri mushya utaba ino mu isi. Nabonye umukecuru w’ iwacu wapfuye yarakutse amenyo ariko mbona afite amenyo yose kandi yarabaye nk’ umukobwa muto cyane birantangaza.

Nabonye abantu bahimbaza Imana mu buryo bukomeye n’amajwi y’ igitangaza, umumalaika twari kumwe arambwira ngo mwe ibi mu isi ntimwabishobora kuko mwambaye umubiri, kandi mufite umubi ubarwanya ariko nimwambura imibiri muzabibasha.

Nyuma banyeretse isi mbona ari ahantu hari umwijima ukomeye cyane ariko muri uwo mwijima harimo utunyenyeri duto barambwira ngo turiya dutara duto ni itorero riri mu isi. Hashize akanya banyereka umubiri wanjye umeze nk’ uruhu rw’ inka babaze barabwira ngo uriya ni umubiri wawe ngaho subirayo, ndanga kuko nabonaga nta muntu wakijyamo ariko wari umubiri wanjye.

Nyuma banyeretse imirimo nakoze mbona igitabo kinini bakibumbuye banyereka ibyo nakoze nk’uwerekana video mbona kuva ndi umwana hari igihe nigeze guha uwasigajwe inyuma n’amateka ikabutura n’ umupira numva Malaika arambwiye ngo burya warakoze kwambika umukene. Banyereka nagiye muri repetisiyo muri Korari n’ igihe nagiye gutura amaturo byose ndabibona ngira ubwoba kuko imirimo umuntu yakoze yose izamushyirisha mu rubanza cyangwa imuheshe ingororano.

Nyuma banyeretse ikarita y’ isi barambwira ngo kuburana ngo ugume ino aha urareba ahantu hose utarabwiriza banyibutsa itegeko rikuru umwami yadusigiye ko yavuze ngo mugende mugindure abantu bo mu mahanga yose kuba abigishwa banjye (Matayo 28:19-20).

Nagarutse mu mubiri ntangira gukorera Imana nk’uwifuza kuzataha ijuru.

Aha Isaac yahamyaga ibyo yabonye

Njyewe Moses Kulola navutse mu w’1928, mvukira mu muryango w’abana 10, muri bo 5 ni bo bariho kugeza ubu. Niyandikishije mu mashuri abanza mu w’1939. Ishuri niyandikishijemo ryitwa Ligsha Sukuma, ryari ryarashinzwe n’abamisiyoneri. Ndangije kwiga aho muri Ligsha Sukuma Mission School, natangiye gukora mu ishami rikora amapura y’amazu mu w’1949, maze mu mwaka w’1950 mbatizwa mu itorero rya AIM Makongoro riri mu mujyi wa Mwanza.

Nashyingiranywe na Elizabeti, maze Imana iduha abana 10, muri bo abakiriho ni 7. Natangiye umurimo w’ubumisiyoneri mu w’ 1950, n’ubwo nari narawuhamagariwe mu w’1949!

Mu w’1959, nabonye akazi muri guverinoma, ariko nkomeza kubwiriza ubutumwa bwiza mu mijyi no mu byaro. Gukora muri guverinoma byarangiye mu w’1962, nyuma y’aho imbaraga zanjye n’umubiri n’umutima mbirunduriye mu murimo w’Imana! Bigeze mu mwaka w’1964, nafashe icyemezo cyo kwiga maze ntangira mu ishuri rikuru rya tewolojiya, aho nabonye impamyabushobozi mu mwaka w’1966.
Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi, ntabwo narekeye aho ahubwo nakomeje kwiga binyuze mu iposita maze mbona izindi mpamyabushobozi mu mpande z’isi zitandukanye.

Moses Kulola ari kumwe na Munishi

Nabaye umushumba imyaka 2 (1961-1962) muri iryo torero rya AIM, maze nyuma y’aho mba umwizera w’itorero rya Pantekote. Ubwo rero ni bwo natangiye gukorera umurimo w’Imana mu itorero rya TACR guhera mu w’1966 kugeza mu w’1991, ari bwo niyumvisemo gutangiza Itorero ry’Imana ry’Ivugabutumwa (Evangelistic Assembly of God), riza kumenyekana ku izina rya EAGT. Iri torero ryagize ububyutse bwihuse cyane mu bihugu nka Tanzaniya, Zambiya na Malawi, aho ubu rifite amatorero yose hamwe agera ku 4,000, harimo amanini n’amato. Ayo matorero yose, njyewe Moses Kulola ni njye uyabereye Umushumba Mukuru, nkaba nungirijwe na Bishop Mwaisabira.

Ntabwo ari umurimo woroshye kuyobora amatorero ibihumbi bine (4,000), ni cyo cyatumye tuyagabanyamo amarejiyo 34 na zone eshanu hakurikijwe uduce aherereyemo, kugira ngo tworoshye umurimo w’Imana. Buri rejiyo na zone bifite umushumba wa byo.

Benshi birabatangaza kumva ko Umukirisitu watangije itorero ry’Abapantekoti ADEPR mu Rwanda akibaho. Uyu mupasitori ufatwa nk’ikingi ikomeye muri iri torero yitwa Pasitori Sagatwa Rudoviko ; akaba ari wabatijwe bwa mbere mu Rwanda ayobotse iryo torero, icyo gihe yari afite imyaka ikaba kaba 25 nyamara kuri ubu afite imyaka 104.

Pasitori Sagatwa Rudoviko yabatijwe tariki ya 31 Ukuboza 1943 mu cyahoze ari Cyangugu ari naho iryo dini ryavukiye mu Rwanda, ubu rikaba rimaze gukwira mu gihugu hose.

Mu kiganiro twagirane nawe yatangaje ko ariwe Imana yanyuzemo mu Rwanda kugira ngo abantu barusheho kwemera Imana. Avuga ko byari bigoye cyane kuzana irindi dini, kuko idini rya Gatolika ariryo ryonyine ryari rizwi gusa, ari nayo mpamvu ngo baterwaga amabuye aho bageze hose bavuga ijambo ry’Imana, icyo gihe bakaba barabitaga amashitani yadutse agamije kuyobya abantu nyamara ngo baje gukomeza kugeza intego igezweho.

Uyu mupasitori yabatijwe na Misiyoneri Alvar Lindskog wo mu gihugu cya Suwedi nyuma ye gato habatijwe abandi 8 itorero ADEPR riba ritangiye gutyo mu Rwanda.

Pasitori Sagatwa Rudoviko arashaje cyane ubu ntiyumva neza, ntabona, nta n’ubwo akibasha guhaguruka kubera uburwayi bwamufatanyije n’izabukuru.

Pasitori Sagatwa Rudoviko

Inkuru dukesha igihe.com

Rose Muhando ni umwe mubaririmbyi b’abagore muri kano karere baririmba neza kandi bagakora umurimo bahamagariwe uko bikwiye.

Rose Muhando yamenyekanye kukazina ka Madona , yavutse mu 1976, avukira mu gace ka Dumila, mu karere ka Kilosa, Morogoro muri Tanzania. Ni umuhanzi w’icyamamare mu kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, zikunze kumvikana mu rurimi rw’igiswahili, ari narwo rurimi abenshi bakunze gukoreshwa muri Afurika y’iburasirazuba.

Inkuru dukesha urubuga rwa interineti Global Pubrisherstz, ruvugako Muhando ari umubyeyi w’abana batatu. Uyu mugore avugako ku myaka icyenda, yatangiye kwiyumvamo kwakira Yesu Kristo mu buzima bwe. Yaje gufatwa n’uburwayi mu gihe cy’imyaka itatu, ababazwa cyane. Ibi byatumye aza guhindura idini, ava mu basilamu niko kuyoboka inzira y’ubu kirisitu. Umwuga wo kuririmbira Imana byeruye yawutangiriye nk’umwarimu muri choral ya mutagatifu (St.) Mary mu idini y’Abangilikani rya Chimuli, ribarizwa mu ntara ya Dodoma, n’ubwo atariho yatangiriye urugendo rujya mu ijuru..

Muhando yavutse ari umusilamu. Yaje kuba umukristo ubwo yamaraga kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwe, ubwo yari amaze imyaka myinshi yarazahajwe n’uburwayi. Umuziki we yawutangiriye muri Mamajusi Anglican Choir, yanaje gutuma avamo umuhanzi w’icyamamare. Ari kumwe n’iyi choral, bashyize ahagaragara indirimbo nka “Hey-Hallelujah” ndetse na “Homa ya Dunia!”, mbere y’uko yerekeza Dodoma, akinjira muri choral yitwaga St. Mary. Yakunze kugaragara ari kumwe n’abaririmbyi icumi ndetse n’ababyinnyi muri iyi choral, iri tsinda ryaje kumenyekana nka “Kitimu-timu”. Album ye ya mbere yiswe “Uwe Macho” bishatse kuvuga ngo ube maso yashyizwe ahagaragara muri 2004.

Uyu mugore ntiyamenyekanye muri Tanzania gusa, kuko inyinshi mu ndirimbo ze zikunze kumvikana mu bihugu bigize Afurika y’iburasirazuba, harimo n’u Rwanda. Zimwe muri izi akaba ari izi zikurikira: Yesu nakupenda, Kitimutimu, Mungu wangu, Nipe uvumilivu, Mwambinie mungu, Moyo wangu, Akina Mama, Mteule uwe macho, Yerusalemu, Nawaza mwendo, n’izindi nyinshi.

Uyu mugore, yamenyekanye mukuririmba indirimbo zikoranye ingufu. Ni umwe mu baririmbyi bakoresha ingufu nyinshi iyo baririmba yaba ku ruhande rwe cyangwa abo bafatanye. Yamenyekanye by’umwihariko mu ndirimbo nka Yesu nakupenda, Nibebe ndetse na Kiatu Kivue

Inkuru dukesha urugero.com

Navutse mu mwaka wa 1914 ku Muramvya ku Gataka, ni ku misozi iri haruguru ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Ubu ndi hafi kugeza imyaka ijana. Data yitwaga Mushoza, akaba yari afite abagore batatu n’abana 18, cyane cyane ko twabyirutse agakiza kataragera muri Kariya Karere k’i Murenge twari dutuyemo.

Icyo gihe abantu benshi barangwaga n’imihango ya gipagani, harimo guharika bakageza ku bagore bane, kwambara inigi n’inyereri, n’ibitare, n’igiseke, n’icwende, n’umubavu, n’umuheto, n’igisabo n’umubirikira, n’umuzimu w’umushumba, n’ingeregeri no kwambara ibisango, ndetse no gukora umuhango wo kugangahura iyo habaga hari umuntu wishye n’inkuba.

Ku batazi icyo kugangahura bisobanura: iyo inkuba yakubitaga, nta wagombaga kurya, kunywa, nta n’umubyeyi wagombaga konsa ndetse ntanuwanywaga inkono y’itabi, kugeza aho umupfumu yazaga agakora imihango y’ubupfumu no kuminjagira imiti muri urwo rugo, yayirangiza akaba aribwo aha abantu uburenganzira bwo gusubira mu buzima busanzwe. Ubwo nibwo buzima twari tubayemo.

INTANGIRIRO Y’UBU BUHAMYA

Ijambo ry’Imana: Yohana 3:3

Numvise ijambo ry’Imana ubwa mbere no kwakira agakiza mu mwaka wa 1936. Uko byagenze: twari dutuye ku Gahunga, haruguru gato ya Uvira hafi yo ku Munanira. Twakundaga kujya kudaha umuroba epfo ahitwa mu Kavimvira (Uvira). Nuko dutashe twikoreye umuroba, tugera ahitwa Kiromoni dusanga ahantu bari kubwiriza ijambo ry’Imana mu i Kanisa (Itorero). Nari kumwe n’umugabo witwa Muhasha Ezekiel wo mu muryango w’Abashombo dusigarana aho twumva ijambo ry’Imana, abandi twari kumwe baradusiga. Babwirije ijambo rivuga ngo hari i Byiringiro ko abapfuye bazazuka bakongera bakabaho mu Bwami bw’Imana iteka, nkuko Yesu nawe yapfuye akazuka (I Abatesalonike 4:13-14), nuko ndaryemera nakira agakiza.

Nyuma yaho gato twarimutse tuva aho ku Gahunga, tujya ahitwa i Muhungu naho ni mu gihugu cy’ibufurero, ari naho murumuna wanjye Mwungura yakiririye agakiza ahita atangira n’umurimo wo kwigisha ubutumwa bw’ijambo ry’Imana (niwe wabaye Umwigisha wa mbere w’ijambo ry’Imana muri kariya Karere twari dutuyemo). Yakurikiwe na Kajabika tumaze kwimukira ahitwa i Mushojo hafi yo mu Rubuga, ndetse n’Umudamu witwa Kibihira (Umudamu wa Bitwenge Petero). Abo uko ari batatu babatirijwe rimwe mu mwaka wa 1944 i Remera. Mwungura yabatijwe ku izina rya Matayo, Kajabika abatizwa ku izina rya Andrea, naho Kibihira abatizwa ku izina rya Elizabeth. Bamaze kubatizwa bahise batangiza itorero aho i Mushojo, ari naryo Torero ry’Imana rya mbere ryabayeho hariya mu Karere k’i Murenge. Ariko kuberako twari tutaragira inariribonye ihagije mu ijambo ry’Imana, twahamagaye umu Pasitori witwa Gakoze Filipo (wo mu baturanyi b’ababembe) aba ariwe uza kutubera Umushumba wa mbere.

Nubwo nakiriye agakiza mbere, sinahise mbatizwa, ahubwo nibanze mu byo kwigisha abantu gusoma no kwandika kuko nari nabyigishijwe n’umuturanyi wo mu Bafulero witwaga Haringi wakoraga umurimo w’ubugoronome. Naje kubatizwa mu mwaka wa 1950 mu Turambo. Uwo murimo wo kwigisha abantu gusoma no kwandika ariko wagize akamaro gakomeye kuko byatumye abantu benshi bamenya gusoma ijambo ry’Imana no kurikunda.

IGITANGAZA CY’ABEREYE MU TURAMBO

Tuvuye i Mushojo twimukiye ahitwa mu Turambo tuhatangiza irindi Torero, ndetse dukomeza kuhavugira ubutumwa bwiza, abantu benshi bakomeza kuva mu mwijima, bakira umucyo w’agakiza (Abefeso 5:8-10).

Aho mu Turambo Imana yaje kuhadukorera igitangaza gikomeye cyatumye abantu benshi bakizwa bakira Yesu: mu mwaka wa 1951, inkuba yarakubise mu Muhana wacu yica abantu batatu (Umukobwa wanjye w’imfura witwaga Nyiragaba, muka Data witwaga Nyirakijanda, ndetse n’umwishwa wanjye wari ukiri muto ubu ntibuka izina). Mu bisanzwe iyo Inkuba yakubitaga mu Muhana, abawuturiye bose bagombaga gukora umuhango wa gipagani wo kugangahura. Byavugwaga ko abatarakoraga uwo muhango bose bahumunaga ndetse bagakenyuka kuburyo abantu benshi babyubahirizaga.

Kuberako ko twe twari tumaze kumenya Imana ntitwakoze uwo mugenzo wo kugangahura, abantu bo mu mihana twari duturanye bagira ubwoba ngo turapfa cyangwa duhumane ariko ntitwapfuye ndetse ntitwanahumanye, ibyo bikaba byaratumye abantu bihana ku bwinshi, biyambura inigi bakira agakiza barabatizwa. Mu bihanye mu ikubitiro harimo umugabo witwa Mutumitsi Daniyeli ndetse n’abandi benshi.

UBUTUMWA MZEHE RUTABAGAYA YEREMIYA ABWIRA ABAKIRISITO B’UBU

Matayo 7:13-20. N’ubutumwa bujyanye no kunyura mu irembo rifunganye ariyo nzira ijya mu bugingo buhoraho. Kwirinda abahanuzi b’ibinyoma bagenda baduka, nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo tuzabamenyera ku mbuto zabo.

source abayumbe

Ali yakuriye mu gihugu cya Alijeriya akurira kwa Nyirakuru aho akaba ari naho yabaga ubwo intambara yo guharanira ubwigenge bwa Alijeriya yabaga. Icyo gihe ariko ababyeyi be bakaba bariberaga mu Bufaransa.

Mu kwezi kw’Ukuboza 1965 nibwo Ali yagarutse mu muryango we mu Bufaransa, ari naho nk’uko abivuga nta kintu kiza na gito yaba yibuka cyamunejeje kuva akigera aho ababyeyi be babaga, kuko kuri we ubwo buzima bushya bwarangwaga n’ umubabaro n’ubusharire bukabije kuri we. Ubwo nyine biba ngombwa ko yiyemeza kuba muri ubwo buzima bushaririye wenyine ntawe babufatanyije dore ko icyo gihe atari azi no kuvuga cyangwa kwandika Igifaransa.

Akigera mu Bufaransa, Ali yaje kubona neza ko abo babanaga bamusuzuguraga, bakamuheza, bakamurwanya bivuye inyuma,ahanini bakanamugirira urwango rushingiye ku irondaruhu. Ntibyatinze rero, kuko nawe yahise agira urwango rukabije, umuzi usharira uhita umera muri ako gasore kari kakiri ingimbi, nyamara kuko ntawe yabashaga kuvugana nawe, kugirango abashe kwirwanaho yahise yiha iyi ntego nk’uko abyivugira :" Iryinyo rizahorwa irindi ryinyo n’ugugutwi guhorwe ukundi " (œil pour œil dent pour dent.)

Kubera kwigira umurakare, yaje kwiyuhiza ibiyobyabwenge by’ibiyoga bikaze ndetse n’ibitabi, akabeshya cyane, akiba, akarwana. ibyo ntibyaje gutinda kuko byahise bimukururira kwinjira muri Mabuso aba arafunzwe.

Ubwo yamaraga gusohoka mu munyururu akirangiza icyo gifungo, Ali yahise afata indi ntego nshya igira iti :" Ngomba kubaho Nigenga bitaba ibyo nkipfira ( Vivre libre ou mourir !)

Nyamara mu gihe yibwiraga ko ubwo asohotse mu munyururu agiye kwigenga no kwidegembya, nyamara yaje kuvumbura ko ahubwo akiri imbohe y’ibyiyumviro bye ndetse n’imbata y’ikibi cyari kimwizingiyeho. Ibyo yabivugiraga ko Muganga yamuciraga urubanza ko ari imbeta y’ibiyobyabwenge, ndetse n’abacamanza bakaba bari barahamije ko ari imbata ya Sekibi, ndetse na Sisiyete ikaba yaramuciraga urubanza. Mu yandi magambo nta wamuciraga akari urutega, ibi bikaba byaravugaga ko ubuzima bwe mu Bufaransa bwari mu gihirahiro.

Ubwo nyuma yaje kwiyemeza kwisubirira muri Aljeriya ahita yiyemeza kwigira mu gisirikare, nyamara bidatizne gato aza kwisanga abangamiwe n’imico ibiri, ndetse n’imyizerere ibiri itandukanye yabayemo (Ubufaransa na Alijeriya), Uko niko rero yaje kujya mu gihirahiro cy’ Irangamimerere ye (IDENTITE).

Ali ubwo yari agikomeje kuba mu gihirahiro cy’ubwigenge yifuzaga, yaje kwitanga wese atizigamye abinyujije mu Ivanjiri ya Kristo, ndetse atera intambwe yakira Kristo mu buzima bwe, barahura barasabana, maze Krsito ubohora imbohe, acagagura iminyururu yari iboshye uyu musore Ali.

Nk’uko Ali akomeza abitangaza, ngo kuva uwo munsi, umunezero utavugwa watashye mu mutima we, Urukundo rwa Kristo ruboneka mu butumwa bwiza ruraza ruhinga umutima we, ruwusiga ari intabire ubundi ruteramo imbuto nziza z’umunezero n’amahoro,...kuko yari abonye umuntu wemera kumukunda uko ari kose atitaye ku bubi bwe.

Ali yuzuye imbuto yo KUBABARIRA, UMUDENDEZO iminyururu y’urwango yari imuboshye imuva ku mubiri arabohoka wese wese. Nyuma Ali yaje guhinduka umuntu muzima, aza no kuzirikana ko agomba kuzakorera ubuzima bwe bwose uwamukuye murupfu akamuha ubuzima bw’Iteka ryose, amukuye mu bapfuye akamushyira mu bazima.

Mwenedata usoma ubu buhamya, Kristo nawe uyu munsi aragushaka!!! Mbese ubuze amahoro, uwo mwami yiteguye kuyaguha nk’uko yayahaye Ali.

Byahinduwe mu Kinyarwanda na

N.J.Bosco jesus.rw

Source: http://gospelprodservice.com

UBUHAMYA BWA MAMA DOMITHILA NABIBONE (IBIKURIKIRA)

NABONYE AHO ABAPFIRA MU BYAHA BATARIZERA BAJYA

Mbona bankuye muri uwo murwa, barambwira ngo wabonye aho abantu b’Imana baba, wabonye n’aho nyuma y’ubu bazaba, reka noneho tujyende tukwereke abapfira mu byaha batarizera Yesu Kristo aho bajya.

Ni agahinda bantu b’Imana. Mbona banjyanye ahantu, aho hantu hari inyanja nini,iyo nyanja yasaga n’amaraso abantu bari bayuzuyemo bari ibihumbi, harimo ibintu bisa n’ibisimba by’ibinyabwoya,kandi bisimaguraga nk’abariwe n’umubu, barariraga cyane.

Arambwira ngo Tega amatwi wumve uko baboroga abapfuye batazi Yesu.Numvaga barimo barira kandi banih cyane, bavuga aya magambo ngo :" OH, MANA YO MU IJURU,IYO UZA KUTUGIRIRA IMBABAZI NGO UDUKURE AHA,BASI UDUTE MURI A MURIRO,ARIKO WENDA DUHIRE RIMWE TUVEHO BURUNDU NTITUZONGERE KUBABARA GUTYA,..."

Uwo muntu arambwira ngo umva ibinyoma by’abanyabyaha,ngo buriya bari kwibeshya ko nibazatabwa muri wa muriro bazashya bagakongoka bagashiraho? ngo ibyo ni ikinyoma ni ibyo bibeshya cyane,ngo uko uwo muriro utazazima, uko ni nako, iriy mibiri ya bariya banyabyaha itazashiraho ngo ishye ikongoke, bazashya iteka ryose kandi ntibazashira.

Arakomeza arambwira ati:" Mwebwe rero abakristu ba GATURIKA ni ibyo muvuga,ngo hari ahantu mwebwe mwita Purigatori,aho muhita uburuhukiro buto bw’iminsi micye, mukavuga ko iyo umuntu amaze gupfa bamusengera hanyuma ibyaha bye bikababarirwa, ngo akajya muri Paradizo" .

Arambaza ati : " Ese Mama, icyo ni ikihe gitabo kibabwira bene ibyo? Ndamusubiza nti :" Njye ntumbaze aho nabisomye, njye sinzi gusoma ariko ni uko batubwira". arambwira ngo :" Icyo ni ikinyoma cyanyu, kuko umuntu azababarirwa ibyaha bye akiri ku isi,ugomba kubyihana ukabyatuza akanwa kawe, ngo icyo gihe iyo umaze kubyatura ukabyihana usabye imbabazi niyo cyaba icyaha kimeze gute urakibabarirwa, nyuma y’urupfu nta kandi gakiza kahaba.

IBYO BIRANGIYE BAGIYE KUNYEREKA UMURIRO WA GEHINOMU

Mbona barahankuye,barambwira ngo ngwino tukwereke rero wa muriro witwa Gehinomu mujya mwumva.Muri ako kanya, mbona icyobo kinini cyane,muri icyo cyobo harimo nk’ingungu,barambwira ngo :" Izo ngunguru uzibare " nzibaze mbona ni ingunguru zirindwi.Barabwira ngo izo ngunguru ubonye nizo zirinze wa muriro.

Barambwira ngo uwo muriro uracyazibitswemo, ngo nta muntu n’umwe urinjizwa muri uwo muriro, ngo abanyabyaha barindiriwe mu iyo nyanja y’agahinda n’umubabaro, ngo ni nka kuriya abakristu nabo bakirindiriye muri Paradizo,ngo umunsi bazinjira muri Yesusalemu nshya,ngo ni uwo musi bariya nabo bazavanwa muri iyo nyanja binjire mu yindi y’umuriro.

Mbona noneho batereyemo ikintu muri icyo cyobo,barambwira ngo umva ibirimo aho imbere,numva guhinda gutangaje,biruta uko inkuba ikubita mu mbaraga zayo, mbyumvise ndiruka cyane ngenda mvuza induru, niruka nsanga abamalaika barampunga,nakwiruka mbasanga bakampunga,njye numvaga ndimo nshya muri njyewe, mbona ngiye kugwa ahantu kureeee,mbona barahankuye,bambaza ijambo rimwe,barambaza ngo wowe urahunga gusa umuriro wumvise uko bivuga gusa?

Ese utekereza ko umunsi uriya muriro uzava muri ziriya ngunguru ugatabwa hanze,abanyabyaha mwebwe muzahungira he? Buri munsi barabigisha, nyamara mukanga kwihana, murigishwa nyamara ntimuhinduka,muribwira ngo icyo Imana yashyizeho izagikuraho? Umuriro washyiriweho abanyabyaha n’abatizera.

Mbona bankuye aho, barambwira ngo niba ushaka guhunga uriya muriro,akira Yesu Kristo,reka ibyaha byawe.Barambwira ngo tugiye kukujyana ahandi, kugirango urebe aho ibikorwa bya buri wese bigaragarira.

NABONYE AHANTU BABIKA DOSIYE YA BURI MUNTU

Ngiye kubona mbona hari ikintu kinini gisa n’akabati kanini,noneho bakandaho, bakozeho karakinguka, sinabashije kubona aho gatangirira n’aho gaherera,nabonye harimo impapuro zingana n’ibyatsi byo ku isi,barambwira ngo urabona hariya hari ziriya mpapuro, ngo aho niho habitse Dossier ibitsemo imyifatire ya buri muntu wese.Bati ni ukuvuga ko buri muntu wese utuye hariya ku isi iwanyu, buri wese afite dossier ye hariya.

Aho ngaho hari inzira ebyiri, inzira yinjira mu bwami bw’Imana,n’inzira yinjira mu muriro.Igihe umuntu avuye iriya iwanyu,waba uri umukristu, waba uri umupagane, ni aha mwese muca.Waba Perezida,waba Ministiri,waba umuntu wo hasi,mwese ni iyi nzira muca.Nta kandi kayira k’Ikinyarwanda kunyura ahandi, nta nzira eshatu zibaho,inzira ni ebyiri,ni izi uri kureba aha, kandi iyo umuntu ageze aha, baguha dossier yawe, wowe wenyine urisomera,iyo umaze kwisomera, ibyo wakoze byose nibyo bikuyobora mu nzira ugomba gucamo.

Ntabwo ari Imana igucira urubanza, ahubwo ni bya bikorwa byawe bigucira urubanza.Kandi iyo wavuye ku isi utazi gusoma,ugifata dossier yawe mu ntoki uhita ubimenya, ahangaha niho ubimenyera. Ikindi kandi iyo wavutse uri impumyi ukarinda upfa ukiri impumyi, iyo ugeze aha amaso yawe ahita ahumuka.

Aha ntihazaba umuntu naka cyangwa se Pasiteri,aha ntihazaba umugabo n’umwana,aha ntihazaba inshuti ebyiri, hazaba hahagaze gusa WOWE n’IMANA , n’IBIKORA BYAWE.Imana siyo izagucira urubanza, ni ibikorwa byawe.

Reka nkubwire Mwese Data, kuva navuka,sininjiye mu ishuri, navukiye mu giturage,mvukira iyo mu cyaro nkurirayo,kugeza uwo munsi mpagaze aho, ngiye kureba imbere yanjye,mbona dossier yanjye, igitabo kiri imbere yanjye,murareba uko ibintu biba byaditse n’inyuguti nini zisomeka niko nabisomaga.ngiyekureba nsanga handitse ngo :" MAMA DOMITHILA ". Munsi y’iryo zina, harimo ibyo nakoze byose.kuva mvutse kugeza uwo munsi nari aho,ndareba ndatangara,n’umunsi, n’isaha n’umunota.Nabireba, ngahita nibuka n’umunsi nakoraga ibyo.

Ntangira guhinda umushyitsi,ndeba hasi,kugirango ntakomeza kubisoma, ndebye hasi, nsanga ya dossier iri hasi,ndavuga nti:"Reka ndebe inyuma simbirebe. mbona idisiye ynjye iri inyuma yanjye, mbura aho amaso yanjye nyerekeza, mpinda umushyitsi, ntangira kurira.Uwo muntu yahise ambwira ngo :" NTURIRE, IHANGANE GATO."

NABONYE IGISA NA TEREVISION UREBERAMO IBYO WAKOZE BYOSE

Muri ako kanya mbona imbere yanjye haje ikintu cyasaga TELEVISION,yari nini cyane,ngiy kubona mbona iyo Television barayakije,mbona ibyanditswe bivuye kuri iyo Television,bandika ibikorwa byanjye,mbona ari DOMITHILA uri kuri iriya Television,ntangira kugendagenda nk’uko mujya mubona abantu bagendagenda kuri Television,bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye nari mbonye n’amaso yanjye Television, nyibonera mu ijuru.

N’ibintu byinshi mubona hano ku isi, ni ibishushanyo by’ibiri mu ijuru.Mbona njye ubwanjye ndimo guca kuri Television, Niba ari umunt twarwanaga, mbona dufatanye mu mashati.Niba ari umuntu twari kumwe tunegura undi, ibyo nabyo ndabibona tumugaira, n’isaha n’umunota n’ahantu twabaga tugeze, byose byarazaga.Niba ari nk’ikintu cy’umuntu nibye,nkagihisha inyuma yanjye,n’ukuntu ninjiye iwe mu nzu,byose byose mbibona kuri Television.

Yebabawe mwene Data, nabonye ibintu n’ibindi. Niba ari n’ubusambanyi nakoze,byose uko mubizi biba,aho kuri Television byari biri gucaho.Simfite isoni zo kukubwira,ndakubwiza ukuri kuko umunsi umwe uzbibona kandi ntuzabona aho wirukira ubihunga, mwibuke ko icyo gihe imiryango n’indimi bizaba bihateraniye.

Wowe ugiriwe ubuntu, kuko ugize amahirwe yo kubyumva ukabibwirwa ukiri aha.kuko ugifite umwanya wo kongera kwisubiraho.Nararize, baravuga bati wirira banza urebe, uri kurizwa n’uko urebye gusa? Buri munsi ntibabigisha ni iki abavugabutumwa batababwiza ukuri? Ese mwe murabyumva?ndarira cyane.

Sinabonye iby’undi muntu,nabonye gusa ibyanjye.Barambwira ngo n’ibya mugenzi wawe menya ko nabyo bihari, waba umukristu, waba umupagani,menya ko ibyawe bigutegereje muri iyo Television, kandi ntaho uzabihungira.

Ndababwira nti :" Nonese ngire nte kugirango mbabarirwe ibyaha byanjye? Barambwira ngo Kugirango ubabarirwe, uragomba gusubira iwanyu, ujye kwihana ibyaha byawe." Ndavuga nti :" Mwokabyara mwe, munsubizeyo vuba,njye kwihana ibyaha byanjye. Baravuga ngo :" Ngaho reba rero, urijijwe n’uko urebye gusa, ariko mumenye ko ibikorwa byanyu byose bibategereje.

Bibliya iravuga ngo :" Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa".Ni agahinda, ingorane kuri wowe, kubera dossier yawe ikigutegereje aho hantu.Baravuga ngo ngaho reba!! Ndavuga nti :" Mumbabarire munsubizeyo njye kwihana.

NABONYE AHO ABANA BAPFIRIYE KU ISI BAJYA)

Turahava, bajya kunyereka abana bapfiriye aha ku isi,ndashaka kurangiza,kuko ni byinshi navuga n’iminsi itatu.Mbona abana bapfuye aha ku isi,mbona barimo baririmba. bakoma mu mashyi, bahimbaza,abandi bahimbazaga babumbye ibipfunsi byabo, bagakubitisha ibikonjo byabo.

Ndabaza nti ese bariya bari guhimbaza bari gukubitisha ibikonjo byabo batarambura ibiganza i ukubera iki? aBaravuga ngo " Bariya ubona ni abana bishwe n’abantu, ngo bariya bana ubona bahimbarisha ibikonjo batarambura ibiganza ni abana iwabo bishe mu gihe bakuragamo inda zabo ku bushake.

Niba warakuyemo inda ku bushake,abagore n’abakobwa ntimushake kubyara mukazikuramo, uwo mwana wishe aragutegereje mu ijuru apfumbatiye bya binini byose na ya miti wakoreshaga uri kunywa ngo indaye ivemo.

Ngo ahora aririra Imana ayibwira ati :" Nyagasani, nzanira Mama muhe ibi bintu bye, mbone nanjye mpimbaze nk’abandi bana.Kandi ngo ntarira asaba ngo Nzanira Mama, ahubwo aba avuga ngo:" Nzanira wa muntu wanyishe, kugirango musubize ibintu bye,nanjye mbashe kuguhimbaza n’amaboko yanjye yombi.

Birababaje cyane, niba waricishije umuntu inkota,uwo muntu afite ya nkota arategereje,kugeza igihe uzahagerera.Niba waramwicishije agafuni cyangwa se impiri, aragutegereje na bwa buhiri wamwicishije.Igihe uzagera hariya azagusubiza bwa buhiri bwawe.

Nahise mbabaza nti :" Ariko buriya niba uriya muntu yarabikoze atabizi, agasaba Imana imbabazi,ubwo koko azahuma amutegereze? aravuga ngo" OYA, iyo umuntu yihannye,iyo wabikoze utabizi,hanyuma urabimenya usaba imbabazi, Imana izakubabarira.

Muri uwo mwanya ngo uwo muntu bamwambura bya bintu bigatabwa kure. Ariko niba ubikoze ukabigumana, utabyihannye wa muntu aragutegereje, aragutegereje.Azabigusubiza umunsi uzaba wagiye aho ngaho.

Mbona bankuye aho, cyakora aho ho nahasabiye ikintu. Aho nagiye nahasanze abana beza cyane, nibuka ko nari ingumba.Ndavuga nti :" Ubu noneho ndashaka kubona Imana.Ndasakuza nti :" Ese Imana iri he? ko mfite ikintu yo kuyibaza? Ndavuga nti:" Niba mwambwije ukuri koko aha ari mu ijuru, ndashaka kubona Imana.

Barambwira bati :" Yewe, ’aha wamubwira akumva, utiriwe inagera ho ari, ndavuga nti :" Oya, ndashaka kumwibonera n’amaso yanjye." Wa muntu munini muremure twari kumwe, arambaza ati:" Ese ntuzi uko ibyanditswe bivuga,ngo:" Umbonye aba aboye Data".Ndavuga nti :" Ese ni wowe YESU KRISTO umwana w’Imana? Ntiyanshubije.

Uwo mwanya ntangira gusenga, ndavuga nti :" Nta mwana mfite, ndasaba Imana ngo impe umwana. Icyo gihe,ntacyo yambwiye yaricecekeye.Mbona ahubwo aranjyanye. Ni byinshi.

NABONYE AHO ABAPFUYE BAKORERA IMANA BAJYA)

Muri ako kanya njya kureba rero abantu bapfuye bakorera Imana. Ukuntu ari abatunzi mu ijuru,n’ukuntu ibyumba byabo byuzuye. Mbona barya bapfuye badakoreye Imana,bari bafite amazu meza.

Yari inzu y’igikanka itarimo ikintu na kimwe, ntiharimo ’intebe n’imwe,ariko nkabona inziu yari nziza cyane, harimo amatabaza meza cyane muri iyo nzu, ariko umuntu wari muri iyo nzu, yari yifashe ku itama.Ndabaza nti :" Ese ko uyu muntu mbona ari mwiza akaba afite n’inzu nziza kiki yifashe mapfubyi akaba amanjriwe ababaye? Barambwira bati :" Mwibarize.

Uwo muntu mubajije ikimubabaje aravuga ati :"Igihe nabaga ku isi, numvise ijambo ry’Imana,ndemera kandi ndasenga,yewe sinasibaga ku rusengero ariko icyari cyarananiye sinari nzi gukorera Imana,sinatanze icyacumi,nibye Imana, sinafasheje abakene,njye gusa numvaga nikundiye Imana,ngeze ino kuko nari umukristu cyane,nasanze iyi ariyo nzu nubakiwe.

Kuko nasengaga cyane,uyu niwo uyu mucyo ureba,ariko reba, kuba ntaritangiye umurimo w’Imana ngo nkorere Imana mu bikirwa mu nzu yanjye nta kintu kirimo habe n’intebe n’imwe, reba n’intebe yo kwicaraho ntayo mfite. Bavandimwe, igihe dukorera Imana,aho mu ijuru nicyo gihe tuba turimo kwiyubakira amazu twishyiriramo ibirimbisha amazu yacu.

BANYERETSE HANO MU ISI MBONA HACUZE UMWIJIMA

Ubwo bankura aho,banyereka aha ku isi,mbona harimo umwijima mwinshi,niho ngiye kurangiriza.Mbona umwijima,muri uwo mwijima, nabonaga ikintu kigendagenda muri uwo mwijima,hari ibintu byinshi bigendagenda,byari bibi cyane,nabonaga birya ibintu by’umwanda,nabonaga birwana,bisakuza, ibindi bikurira ibindi bintu,ibintu ntashobora kukubwira ngo nkugereranyirize uko byasaga.

Barambwira ngo :" Uri kureba iki? Ndabasubiza nti : Ndimo ndabona ingurube. Baransubiza bati :" Ziriya si ingurube, ahubwo bariya ni abantu, bariya ni ba bandi wasize iriya iwanyu.Ariko bariya si abakristo,bariya ubona ni abanyabyaha n’abatizera.

Uwo muntu arambwira ati :" Reba ukuntu Imana ibona abanyabyaha n’abatizera bari hariya ku isi.Arambwira ngo umunyabyaha, wakwambara neza,ukambara neza ukaberwa, ukisokoza,ukagendera muri MERSEDES, urare mu nzu ya Etage,yewe nushaka ntuzakandagire hasi,iyo utarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, icyo gihe Imana ikureba nk’ingurube irya imyanda ku isi, niko uba umeze muri uwo mwijima.Ntuba ufite akamaro na gake imbere y’Imana.Ntuba ufite icyubahiro imbere y’Imana, kandi izina ryawe ntirizwi ku Mana.

NABONYE UKO IMANA IBA IBONA ABANYABYAHA

Arambwira ngo reba uko abanyabyaha uko Imana ibareba,Mwene Data, birababaje cyane.Muri uwo mwanya nditegereza, noneho mbona ikintu gisa n’uruhu rw’inka. Icyo kintu cyari kimeze nk’inka babaze noneho uruhu rwayo rutangira kubora,mbona isazi n’inyo biri kujoga hejuru y’urwo ruhu. Barambaza bati:" Ese ni iki ubonye?" Ndabasubiza nti :" Kiriya ni uruhu rw’inka bataye hariya.

Barambwira bati:" Kiriya ureba si uruhu rw’inka, bati uriya niwo mubiri wawe, reba aho uryamye,bati uriya niwo mubiri ukubuza amahoro.Iyo wambara neza, ugasokoza neza,ukireba,ukavuga uti ndi mwiza,ukagenda uko wishakiye, barambwira bati dore reba uwo mubiri wawe nguriya aho uri. Bati :" Uhereye uyu munsi umenye ko umubiri wawe ari igitaka kandi ko uzasubira mu gitaka.

Ni umukungugu uzasubira mu mukungugu,aho kunezeza umubiri, nezeza umutima wawe.Mbona noneho muri iyo si y’umwijima harimo umucyo hirya no hino,ndabaza nti :" Ko deba udushirira duto duto tw’amatabaza tumurika muri iriya si y’umwijima, biriya ni iki?

Barambwira ngo uriya mucyo ureba, bariya ni abakristo batuye muri iriya si.MWENE Data niba uri umukristo w’ukuri,aho uri,niyo waba uri mu nzu itarimo mashanyarazi,Imana iyo ikureba ikubona nk’aho uri umucyo umurikira isi. HALLELUIA.

Ntiwisuzugure,wowe uri uw’agaciro imbere y’Imana, niyo mpamvu Bibliya ivuga ngo :" Igihe tuzajya mu ijuru, igihe itorero rizaba ryatashye, umwijima uzinjira. si uko tuzajyana imiriro, ndababwiye ko uyu muriro ducana w’amashanyarazi uzasigara, ariko twe turi umucyo uruta uyu mucyo w’isi.Aho uri Imana irakuzi. Aho unyura hose ujye ugenda ufite ishema kuko Imana iyo ikureba ibona uri uw’agaciro kanini mu maso hayo.

Hari igihe twe abakristo tujya dutemberera mu batizera, tugatangira kwikandagira n’isoni nyinshi,wakwireba ukabona utambaye nkabo, wakwireba ukabona udasa nabo,ukagira soni wikandagira ndakubwiza ukuri wowe uri uw’agaciro kanini imbere y’Imana.Imana igusumbya barya bose batayizi baba hano ku isi.Niyo waba uri umukene inyuma y’abandi utuye muri Nyakatsi cyangwa muri Rukarakara Imana irakuzi. AMEN

BANSABYE GUSUBIRAYO NDARIRA

Bamaze kunyereka aho ( ni byinshi banyeretse ntabwiye) bambwiye ijambo rimwe bati :" Wabonye byinshi, ibyo wabonye byose,ndasaba ngo usubireyo,ujye kubibwira abo wasize ku isi. Ntugire icyo wongeraho cyangwa ngo ugire icyo ugabanyaho mu byo wabwiwe.

Ijambo rya kabiri, genda ubwire abantu ko nyuma y’ubu bugingo mufite, hari ubundi buzima bukomeza.Tuzabaho nk’uku turiho, ariko bizaba bitandukanye.Hariya ho nta kurira,ntituzababara,ntituzapfusha,tuzaba tunezerewe iteka ryose,kandi ubwo buzima buzaba ari bwiza kuruta ubu turimo.

Ntiwibwire ko nupfa bizaba nk’uko inyamaswa zipfa, iyo umuntu apfuye umubiri urasigara, umutima ukajya iyo wavuye, aho ngaho uzambikwa umubiri w’icyubahiro.

Wa muntu twari twajyanye ndamubona, ambwira ijambo rya gatatu ati:" Jyenda ubwire abantu,ngo muri byose utunze byose, icya ngombwa kuruta ibindi, ube ufite YESU. Kuko Yesu niba adahari, byose ni ubusa. Nushaka kujya mu ijuru, izera Yesu Kristo, reka ibyaha byawe, kurikira ibyanditswe byera, uzajya mu ijuru.

Uwo muntu munini abwira abo bantu babiri ngo nimumusubizeyo.Mbona ba bantu baramfashe banshubijeyo. Ndarira. Igihe nabonaga ya dossier yanjye, nararize ndavuga ngo nimunsubizeyo vuba njye kwihana, ariko maze kubona uko dusa n’ingurube,Yewe numvise ntashaka kugaruka ino,mbwira abo bari bamfashe nti :" Yewe nimunyicire aha, sinsubirayo." Bamfata ku ngufu n’imbaraga.

Mbabaza ijambo rimwe gusa nti :" Ndavuga nti :" Ese ni bande batwigisha urukundo ?" bati ni twebwe. Ndababaza nti :" Ese mwe ni gute mutwigisha urukundo ngo dukundane kandi mbona ntarwo mufite? Baransubiza bati " Twe dufite urukundo rwinshi. Ndababwira nti Yewe mwikwibeshyera nta rukundo mufite, kuko iyo muba murufite ntimuba munsubije muri uriya mwanda. Baransubiza ngo :" Yewe igihe cyawe ntikiragera.

UKO NAGARUTS EMU MUBIRI WANJYE

Mbona bansubije ha handi nasize umubiri wanjye. Ndebye rya koti ryanjye, yewe, cyari igihu giteye ubwoba,ni ibintu bibabaje,banshubije muri iryo koti, yewe yari intambara. Navugije induru ndarira cyaneee, ariko bari bakomeye bandusha imbaraga, banyijiza ku ngufu muri iryo koti.Ndabyuka.

Nirebye, sinimenya. Nsanga nambitswe ishuka y’umweru,ndi mu nzu njyenyine,mvuza induru,nagerageza kuvuza induru, ijwi ntirisohoke.Nkumva ibintu birimo biragendagenda mu mubiri wanjye.Nakwikoraho nkumva ni inyo zirimo kugenda zurirana.Uwo mwanya mvuza induru, abantu baza biruka.Abandi bambonye barampunga. Abandi bacye bambonye baza bansanga baranyegera.

Hari ikintu kimwe nabonye: Nubuye amaso ndebye ahantu ndyamye ndabaza nti : " Ariko se umubiri wanjye wabaye gutya kuva ryari? baransubiza ngo uyu ni umunsi wa kane umaze upfuye. Ndababaza nti ni iyihe mpamvu mutanshyize mu mva ngo mumpambe? Barambwira bati:" Ubu nyine niyo twari tuvuye kuzana umurambo wawe ha handi muri ririya shyamba, ubu twari tugiye kuguhamba.Tubaye tukiwugeza hano, Imana iravuga ngo nitukureke, ngo niwe wakujyanye kandi niwe uri bukugarure. Niyo mpamv twagushyize aho.

Icyo gihe sinabashaga kuvuga. Bafataga ibiti bakabyomoza ibisebe, bati turi kukomora mu bikomere, aho wari waboze, ariko hari kimwe cyasigaye mu mutima wanjye.

Mbyutse aho,ndireba, mbona muri iyo nzu nini,mbona abantu bose basohotse, ndabaza nti:" Ni iyihe mpamvu yatumye mwese munsiga muri iyi nzu mwese mukagenda? Baransubiza ngo :" Wari urio unuka cyane,niyo mpamvu twahunze uwo munuko.ndababara cyane muri njye.

Ndavuga nti :" Byukuri mwampunze, abantu bose barampunga? Harimo basaza banjye tuvukana, nabo bari bampunze, harimo abo nibwiraga ko ari inshuti zanjye za magara dukundana cyane, nabo bari bampunze.Nari mfite umugabo twakundanye cyane, nawe yari yampunze!!Kubera umunuko, nsigara njyenyine.

Ntekereje neza nibuka ijambo rimwe,Bibliya iravuga ngo :" Nta nshuti yo mu isi, ntufite umuvandimwe! Ntufite umugabo cyangwa umugore, aba bose dufite ni abaturanyi. Ariko dufite inshuti imwe. Iyo yo ntishobora kugutererana no mu munuko, no mu gihe cy’urupfu, no mu gihe unuka, arakwegera akagukuraho uwo mwanda utuma unuka. Uwo ni nde? ni Yesu Kristo. Ntiwibgirwe ufite inshuti imwe gusa, ni YESU KRISTO.

Uwo munsi nahise mvuga ngo :" Burya mu isi nta nshuti nimwe twahabona, uretse YESU KRISTO. Mu byumweru bitatu, ntangira gutanga ubuhamya.Ndavuga ngo nnimumbatize mu mazi menshi. Ndavuga ngo :" Niba ari no kunyinika inshuro icumi, munyinike mfane na Kristo nzukane nawe, ubu noneho ndabyemeye.

NYUMA Y’IBYO NATANGIYE KUZENGURUKA HOSE MVUGA UBUTUMWA

Uhereye uwo munsi, hari mu mwaka wa 1968 ntangira kugenda mvuga ubutumwa. Nazengeurutse isi yose, ngenda mvuga ubutumwa, nagendaga mbwira abantu ibyo nabonye kuko bari bambwiye ngo genda ariko tiwicare, uvuge ibyo wabonye. Icyo gihe mpua na Kristo nari mfite imyaka makumyabiri ndatekereza.

Uhereye icyo gihe nahuriye na Yesu Kristo sinigeze ntakaza umwanya wanjye. Nacunguye igihe cyange. Uhereye uwo munsi umurimo wanjye ni uwo kuvuga ubutumwa Natangiye mfite imyaka makumyabiri ariko ubu umenya mfite imyaka 68, ariko uhereye icyo gihe kugza ubu sinzacogora nzagenda mvuga ibyo abonye.

Umuntu umwe yambonye i Kinshasa arambaza ati :" Mama Domithila, ese na n’ubu uracyari muri bya bindi? ndamubaza nti" Ese nabivamo nkajya mu bihe? Impamvu wowe warushye ni uko wavuze ibyo utigeze ubona, naho njye navuze ibyo nabonye n’amaso yanjye,numvishije n’amatwi yanjye, nahagendesheje ibirenge byanjye.

Njye navukiye iriya mu cyaro, iriya i Murenge, nari umunyamurenge wo mu giputa cy’icyaro kibi, ntazi gusoma, nari nzi ko mu ubuzima ari ukwiruka inyuma y’inka ubuzima bukaba ubwo, nyamara kuva mu mwaka wa 1981 nibwo ahagurutse iwacu i Murenge, kuv icyo gihe kugeza uyu munsi sindasubirayo.

Kuva mu mwaka wa 1970 nibwo nageze bwa mbere i Bukavu, niwo mugi nari nzi ukomeye. Kuva umunsi injira mu idirishya bwa mbere ni nawo munsi ninjiye mu ndege bwa mbere.Kuva icyo gihe kugera uyu munsi, isi yose ngenda nyizenguruka nogeza ubutumwa. Simba ndi kuvuga ibyanjye mba ndi kogagiza YESU KRISTO wabambwe.

Ubwo navaga mu ijuru, nageze ku isi mpita mbasaba Bibliya, mbaye nkuyisaba ndayifata, mbona ni inyandiko zimeze nka zimwe nanditse nka zimwe nasomaga kuri Dosiye yanjye ndi mu ijuru. Ntangira gusoma. HALLELUYA... Nagiye muri Universite yo mu ijuru mpamara iminsi ine gusa mba ndayirangije mpava nzi gusoma.

Ntangira kugenda.Nazengurutse isi yose, maze guhura n’abaperezida b’ibihugu batanu, kandi iyo bumvise ibi bahinda umushyitsi: Nahuye na NYERERE wo muri TANZANIA,nahuye na SOSSOU NGUESSO wa Congo Brazzaville,nahuye na Perezida wa BENNIN,nigishije Mwarimu Mukuru Hufeti Buanyi wa Kote d’ivoire, sinakubwira,... ese ndi nde? ariko uri murinjye arakomeye cyane.

UKO IMANA YUBAHISHA ABAKOZI BAYO KU ISI

Hari umunsi umwe, sinareka kubabwira ibyo,hari ababijyamo bakabivamo, bati:" Uzaba umusaza, uzasuzugurwa, nukizwa uzaba umutindi... sibyo. Reka nkubwire umunsi umwe muri 1982, nagiye kuvuga umutumwa, mbona Invitation,bampamagara mu gihugu kimwe,ndavuga nti :" Njye nta Visa mfite", baravuga bati: wowe uve i Kinshaka, nugera hakurya muri Brazaville urabona Visa!! Ndagenda, nshyitseyo nsanga nta Embassade ihaba.

Bati:" Genda gusa uzabona Visa kuri AEROPORT, nari narameneyreye ubusanzwe ko ngenda ibyo bihari.Uwo munsi ndagenda nta Visa nari mfite kandi byari binteye ubwoba.Igihe turi kugenda, nkabona abandi barya banzerewe nyamara njye ngenda mpinda umushyitsi.

Naribazaga nti :"Ese ndururuka ku kibuga gute nta Visa?" ariko, dushyitse kuri AEROPORT, mbona abandi bajya ku murongo ngo bafite Haraka Haraka ngo bajye kuri IMMIGARATION.Iyo ndege yari yuzuyemo gusa abazungu, icyo gihe nari ngiye muri BOURKINAFASO.Ndagirango nkubwire ukuboko kw’Imana.

Ntiwisuzugure uko uri, iyo ufite Yesu uba wuzuye.Twururutse ku kibuga, Mbona abantu benshi bari kwiruka,noneho ntangira kwihuzenza gato kugirango nze gusohoka ndi uwa nyuma, kuko nta Visa nari mfite,sinzi n’ururimi rwabo,ndatekereza nti :" Nibanserereza ndagira isoni nsebe imbere y’abantu bangana gutya, ndvuga nti:" Reka nanjye nsohoke nyuma nze guseba bose bamaze kujyenda ntawe umbonye.

Mbona abantu benshi bariruka bashaka kuvamo bwa mbere,numva abantu binjiye mu ndege,Bati :" Itangazo : Mwihangane gato.Iminota ibiri,Muhagarare mwese. Indege yose abantu barahagarara gusohoka.Ngo Hari umuntu umwe muri iyi ndege baje gutegerereza aha ntibamuzi.

Ngo barashaka ko uwo muntu ariwe uza gusohoka bwa mbere.Abantu bose barahaguruka. Twese twari tuzi ko harimo Perezida cyangwa se undi muntu ukomeye cyane.Abantu bose barahagarara mu ndege bagira amatsiko yo kubona uwo muntu.Ubwo nanjye nari nicaye aho ntegereje ko uwo muntu asohoka.

Numva baravuze mu Itangazo ngo :" Uwo muntu ni Umu Mama w’umunye KONGOKAZI witwa MAMA DOMITHILA.HALLELUYA!!! Nkunda YESU cyane. Iyo nibutse ibintu bye nkarira. Ndavuga nti :" UHHHH!! Ngo MAMA DOMITHILA? Umuntu w’inyacyaro cyane??? Yoooo!!! Yesu ni Mwiza pee!!! Sinari nzi kwambara za nkwito ndende pee. Icyo gihe nari niyambariye udusandari, mfite mu ntoki agasashe karimo udukweto twiza,nambara vuba vuba twa dukweto,Ngatekereza nti ngo:" DOMITHILA? Ese nasanga ari undi Domithila atari njye??

Abantu bose barahagarara bazi ngo ni DOmithila w’Umu Ministre cyangwa Yoo, yYes wanjye, uei mwiza!!! Ndahaguruka, sinzi uko batekereje abo bantu, ngeze ku muryango w’ingege!! Bantu b’Imana mwe, nsanga ikibuga cy’indege cyakubise cyuzuye, apa Pasiteri bose bari ku mirongo hariya, abaririmbyi barahagaze n’ama FANFARE reka sinakubwira.Nimubanze mutuze ntibirajyamo.

SINZAMUVAHO KUKO MURI WE HARI ICYO NABONYE GIKOMEYE

Ni ibitangaza peee!! Nubona ntamuvaho ni uko hari icyo namubonyemo, nuko mbona abanyamakuru bose bararekereje bantegereje!!! Baje kureba umuntu wapfuye arazuka, mbona abakubita amapica bose bafotora sinakubwira.Ngira ubwoba, mpagarara ku muryango w’indege ndiyibagirwa.Ndavuga ni " Ariko se uyu ni wa DOMITHILA wo mu Cyaro? ndarira, ndarira cyane, sinzi icyo wowe wabonye muri Yesu Mwene Data.

Mva mu ndege, abantu ndabasuhuza, ndavuganti sinkiri Domithila wa wundi wo mu cyaro, nsigaye ndi Domithila Ministre w’Imana, ndamanuka njyenda ndamutsa abantu nka kumwe umuperezida cyangwa Muka Perezida aramutsa abantu,ndamanuka numva nemye muri njyewe.Ndavuga nti :" Noneho ubu ngiye kumanuka nshinjagira nka ba ba Maman bakomeye bo muri KINSHASA.Ndagenda bukebucye nshinjagira bucye bucye. HEEEE, Simfite isoni, ubwo ni ubutumwa bw’Ukuri.

Ndagenda, murabizi iyo abakuru baje kurya abanyamakuru baza biruka, bakambaza ngo :" Wapfuye ute? Wapfuye ute? bakanshyiraho ama MICRO!!!Ndababwira ngo :" Mutegereze.Iyo numvaga bambajije amagambo ntumva, nahitaga mbabaza nti :" Umusemuzi wanjye arihe? ARIHE?? Nabyibazaga ariko nyine nigiza nkana nziko ntawe twazanye!!! Hhahahahahaha. UNIVERSITE Y’IMANA.

Sinamenye icyo gihe aho Immigration yabo iba, sinamenye aho babariza ama Visas,ibyumweru bibiri ndimo nigisha ubwami bw’Imana. Perezida wabo yumva ayo makuru ati:" Munzanire uwo muntu wateye akajagari mu gihugu cyanjye cyose.Ese navugaga igifaransa, Ese ni icyongereza nari kuvuga?? N’icyo giswayire mvuga nacyo ni uguterateranya ni icya Rupigapiga!!! Banzanira umusemuzi. Ibyumweru bibiri mbimara nshumbikiwe mu rugo kwa Perezida.Perezida arakizwa yemera kwatura yemera kwakira Yesu mu bugingo bwe. HALLELUIA

Ambaza ijambo rimwe, ati :" Ubu ndakijijwe, none ngire nte? ndamubwira nti:" Wababariwe, ibyaha byawe, nawe ubabarire bariya wafunze. Uwo mugoroba Perezida ajya kuri Television,Ati:" Njyewe uyu munsi Nkuye abantu mu munyururu, ariko Mabuso sinyifunguye burundu.Aravuga ngo :" Abo bantu bose bari muri Prison ari barya bari baraciriwe urwo gupfa, kugeza kuri umwe w’imyaka icumi, bose batahe, ariko guhera ejo, Prison izakomeza akazi kayo kuri bariya bandi bazakora ibyaha nyuma ya none.Inkuru nziza irinjira mu gihugu cyose, AMEN.

Perezida yampaye indege ye iminsi ibiri, arambwira ngo nawe uzunguruke BURKINAFASO ugende nawe wumva akayaga ka BURKINAFASO uko kameze neza.Aravuga ngo Ibyo Imana yagukoresheje n’ibyo warebesheje amaso nibyo byiza cyane kurusha ibi byiza byose byo mu gihugu cyacu.AMEN. Ese nkore iki? Ese ndeke YESU? Nzamuvaho se njye kwande heza kumurusha? Nzareka ibyo mfate ibihe?

UMUSOZO

Nshuti y’Imana usomye ubu buhamya,biragukiye kwegurira Umwami YESU umutima wawe, ukiyemeza kuba inshuti ya YESU byuzuye nibwo nawe uzabona amahoro yo mu mutima kandi uzabasha guturana nawe muri buno bwami yaduteguriye.AMEN

UBUHAMYA BWA MAMA DOMITHILA BURANGIRIRA HANO

Ubu buhamya mwabuteguriwe kandi mubugejejweho na

NYILINKINDI Jean Bosco
Web Manager wa: www.Jesus.rw
C/O Phone : 0788834512
E-mail : [email protected]

Nitwa Nick Vujicic, ndashima Imana uburyo yakoresheje ubuhamya bwanjye igakora ku mitima ya benshi mw’isi! Navutse nta ngingo mfite nukuvuga nta maguru nta n’amaboko kandi abaganga ntabwo bamenye inkomoko y’ubwo bumuga. Byaje kumviramo guhura n’ibibazo n’inzitizi nyinshi.

« Bene data, mutekereze ko ari ibyo kwishimira, ni muhura n’ibibagerageza bitandukanye. » (Yakobo 1.2)

Birashoboka ko umuntu yafata ibikomere, imibabaro ndetse n’intambara bye nkaho ari ibintu byo kwishimira? Ababyeyi banjye bari abakristo, ndetse data yari umushumba mw’itorero ryacu, kiriya canditswe tubonye bari bakizi neza. Ariko mu gitondo cyo kuwa 4/12/1982, muri Melbourne muri Australie, baravuze ngo « Imana ishimwe ! » Umuhungu wabo yari yavutse nta maguru n’amaboko afite ! Ntabwo ikigeragezo nkico bari baciteguye. Nta mpamvu y’ubwo bumuga abaganga babonaga. Mfite abavandimwe banjye babiri bavutse ibisanzwe nk’abandi bantu.

Itorero ryose ryarijijwe n’uburyo navutse meze, ndetse n’ababyeyi banjye bagize akababaro kenshi.Buri wese yaribazaga ngo : « Niba Imana ari inya rukundo, ni gute yemera ko ikibazo kingana kuriya kigera ku bantu, kandi b’abakristo beza ?» Data yakekaga ko ntazabaho igihe kirekire, ariko ibipimo bya muganga byaje kwerekana ko nta kindi kibazo mfite uretse kubura amaguru n’amaboko.
Ababyeyi banjye bibazaga ejo hazaza hanjye.Imana yabahaye imbaraga n’ubwenge bya ngombwa muri iyo myaka ya mbere kugeza nubwo nageze igihe cyo gutangira ishure.

Icyo gihe itegeko ryo muri Autralie ntabwo ryemereraga abantu bafite ubumuga kuba bakwiga mu mashure asanzwe. Imana yakoze ibitangaza iha mama imbaraga araburana kugeza iryo tegeko rihinduwe. Nabaye umwana wa mbere ufite ubumuga wiga mw’ishure risanzwe.

Nakundaga ishure nkanagerageza no kumera nk’abandi bose, ariko mu myaka ya mbere y’amashure, nabayeho mu buzima butoroshe ubwo abandi bana batanyakiraga, nanjye nkumva meze nk’uwatawe, kubera ko ntasaga n’abandi. Ntabwo byanyoroheye kumenyera, ariko hamwe nuko ababyeyi banjye bambaga hafi, natangiye kugerageza kwiyakira, bimfasha kubaho mur’ubwo buzima butoroshye. Nari ntandukanye n’abandi ku miterere y’umubiri, ariko imbere muri jye nari meze nk’abandi. Hari ibihe byangoye cyane nkumva sinshaka kujya kw’ishure, kugira ntiyumva nabi imbere y’abandi banyeshure. Ababyeyi banjye bamfashije kutita ku miterere yanjye, bagerageza no kuganira n’abandi bana twiganaga. Nyuma baje kubona ko meze nkabo, kuva ubwo Imana impa inshuti nyinshi.

Nagize ibihe byo kwiheba n’ishavu kubera ko ntashoboraga guhindura uburyo nteye, kandi ntawe nari no kubishinja. Nigaga ijambo ry’Imana mu bana, bakatubwira ko Imana idukunda twese kandi ikatwitaho. Hari aho nagezaga nk’umwana kumva urwo rukundo rw’Imana, ariko na none nkibaza impamvu Imana yemeye mera uko meze niba koko inkunda. Byaba hari uko haba hari ikintu kibi nakoze ? Nakekaga ko byaba ari byo kubera ko ni jye mwana wari udasanzwe kw’ishure ryose. Numvaga ndi umutwaro ku muryango, hanyuma nkakeka ko mpfuye byaba ari byo byiza kuri bose. Nipfuzaga ko umubabaro n’ubuzima byanjye byarangira, ariko ndashimira ababyeyi n’umuryango bakomeje kumba hafi bakantera intege.

Nagize inzitizi mw’ishure nkagira isoni ndetse n’ubwigunge byari byaranteje ibibazo mu marangamutima yanjye. Ariko Imana yaje kumpa icyifuzo kidasanzwe cyo kubwira abantu ibyanjye, kugira ngo n’abandi bababaye bagire imbaraga zo kwihanganira ibibagoye, bakemerera Imana kubihindura imigisha. Imana yampaye gufasha abandi kumenya ibyiza bibitsemo no kutemera ikintu icyo ari cyo cyose cyababuza gusohoza inzozi n’ibyiringiro byabo.

Ikintu cya mbere nize ni kutareka ikintu cyose cyijana..

« Kandi tuzi ko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza. » (Abaroma 8.28)

Icyo canditswe cyakoze ku mutima wanjye, kandi ubu nizera ko ibyo bintu bitubangamiye bidapfa kuza gusa mu buzima bwacu.

Numvise amahoro yuzuye igihe namenya ko Imana ntacyo yakwemera ko kiza mu buzima bwanjye hatari impamvu. Nahaye ubuzima bwanjye Yesu mfite imyaka 15, maze gusoma muri Yohani 9. Muri icyo canditswe Yesu yavuze ko impamvu uriya muntu yavutse ari impumyi ari kugira ngo « imirimo y’Imana igaragarire muri we ». Nizeraga ko Imana izankiza hanyuma nkaba umuhamya ukomeye wo kuvuga ibitangaza by’Imana. Nyuma naje kugira ubwenge nsobanukirwa ko iyo dusabye ikintu, bikaba ari ubushake bw’Imana irabikora mu gihe cabyo. Iyo atari ubushake bwayo, iba ifite ikindi cyiza iduteguriye.
Uyu musi ndabona icyubahiro cyayo kigaragara iyo inkoresha uko meze, kandi mu buryo bw’umwihariko.

Mfite umutwaro wo gukorana n’urubyiruko, kandi nzahora niteguye gukora icyo Imana ishaka ko nkora, kandi aho izantuma hose nzajyayo. Mfite inzozi nyinshi, ndipfuza kuba umuhamya w’urukundo rw’Imana, nkaba igikoresho cyayo kubw’ubuntu bwayo. Ndipfuza kuzandika ibitabo, kandi hari icyo ndi kwandika cyitwa ngo : « Kuba nta maguru, nta maboko, kandi ntiwiganyire ».(No arms, no legs, no worries !)

Ndakeka ko iyo dufite umutwaro wo gukora ikintu kikaba ari ubushake bw’Imana, birangira tukigezeho.Abantu akenshi twishiriraho imbibe ari nta mpamvu. Igitangaje nuko n’Imana nayo tuyishiriraho imbibe kandi ishobora byose. Hari igihe Imana tuyishira mu gasandugu. Ikintu gitangaje mu bushobozi bw’Imana, nuko iyo dushatse kugira icyo tuyikorera, tugomba kwita ku kuboneka kwacu aho kugira ngo twite ku bushobozi bwacu, kuko tuzi ko ari Imana ikorera muri twe, kuko ntacyo twabasha tutari kumwe nayo. Igihe cyose tuziyemeza gukora umurimo w’Imana, tuzaba twishimikije imbaraga zayo !
Imana ibahe umugisha !
Amwe mu mafoto ya Nick Vujicic

Ari umwana muto

Uko yandika

Afite inshuti nyinshi

Kuba aremaye ntibimubuza gukorera Imana
Inshuti yanyu muri Kristo Yesu

Nick Vujicic

Reinhard Bonnke yavutse kuwa 19 Mata 1940 ahitwa i Konogsberg mu ntara ya East Prussia mu budage. Yaje kuvuka ubwa kabiri afite imyaka icyenda. Nyuma yaho yaje kwiga amashuri ba Bibiriya mu ishuri ryitwa The Bible College of Wales riri ahitwa , Swansea, aho yavuye aba Umu Pasitoro mu Budage mu gihe kingana n’ imyaka 5. Ubwo nibwo yatangiye Ministy ye muri Africa kuko yumvaga ariho umuhamagaro we w’ibanze wari uri.

Yahise ajya mu gihugu cya Lesotho mu mwaka wa 1967. Kuva icyo gihe yagiye agira ibiterane byinshi by’Ivugabutumwa mu Isi yose. Akaba ari umuvugabutumwa wakoze ibiterane byinshi by’ububyutse no guhindurwa.

Reinhard yatangiye gukora amahema akorerwamo amateraniro yiswe " TENT MEETING " yabashaga guteraniramo abantu 800 bose. Uko yabonaga abaguzi benshi, niko bagendaga bayagura cyane.

Mu mwaka wa 1984, nibwo yayoboye umushinga wo kubaka ihema ririni ryashoboraga kwicarwamo n’abantu bagra ku 34,000 ryiswe : " the world’s largest mobile structure”.

Uyu murimo wo kwagura amahema abantu bateraniramo basenga waje kugumya kwaguka kugeza ubwo bakoze ihema ryahoboraga kwakira abantu bagera ku 100,000 Reinhard yatangije Umuryango mpuzamahanga witwa ", Christ for all Nations, wari ufite icyicaro cyawo muri Johannesburg, South Africa, Frankfurt, Germany; Birmingham, United Kingdom; Ontario, London no muri Orlando, Florida.

Mu kwezi k’Ukuboza, mu giterane cya Reinhard Bonnke cyabereye mu Bugereki cya God Mission Church kibera muri Onitsha, Nigeria, umupasitoro wari utuye muri ako gace yaje kuzurwa ava mu bapfuye yongera kubaho.

Nyuma y’iki gihe hakaba harabayeho impaka nyinshi abantu benshi bibaza niba koko uyu muntu yari yapfuye cyangwa niba yari akirimo akuka, abandi bakibaza niba ari Imana yakoze ibi koko cyangwa niba ari izindi mbaraga zitari iz’Imana.Abandi ariko bakabona ibitangaza bikomeye Imana yakoreshaga uyu mukozi wayo. Bose bananirwaga kubyumva kimwe ugasanga impaka ari nyinshi.

Ibi kandi birasanzwe mu biterane nk’ibi byo gukiza kuko hari ababa batabasha kubyiyumvisha, abandi nabo bakagira amakenga bashingiye ku ijambo ryo muri Biblia rivuga ko mu minsi y’imperuka Marayika w’umwijima azihindura marayika w’umucyo ngo agushe n’intore niba bishoboka. Ibi buri wese akaba abifata uko abyumva.Ikindi kandi twababwira ni uko Bonkke yanditse ibitabo byinshi byasobanuwe mu ndimi nyinshi.

Bimwe mu biterane byayobowe na Bonke

Mu myaka ya 1990, Bonkke yahanuye ububyutse butangaje bwo mu isi yose bwagombaga gutangirira mu Bwongereza. Hakaba harakwirakwijwe hose impapuro yanditse ziswe " Minus to Plus" aho Bonkke yavugaga ko hazakizwa abantu basaga 250000.

Ibi ariko siko byaje kugenda kuko abagera gusa kuri 20000 aribo bemeye ko bakijijwe, ariko abenshi muri bo bakaba ari abari kugaruka kuri Yesu kuko mbere bari barigeze gukizwa. Akaba atari benshi bihannye bwa mbere babonetse.

Ubwo Bonnke yasuraga Kano muri Nigeria muri 1991 yaje kugirirwa nabi n’ abasiramu bamubuzaga kubabwira amagambo yabakomeretsaga avuga nabi idini yabo ya Islam, ibi bikaba byarabereye mu mugi wa Kaduna ubwo yagendaga yerekeza i Kano.

IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHI

Byateguwe na
N.J.Bosco/www.Jesus.rw

William Flanklin uzwi kwizina rya Billy Graham yavutse tariki 7.ugushyingo.1918 ni umunyamerika wavukiye mu mujyi wa charlotte north carolina yakijijwe mu 1934 n’umuvugabutumwa ufite umugore umwe witwa Ruth Graham uheruka kwitaba Imana afite abana batanu(Flanklin,Nelson,Virginie,Ruth,Anne).

Yatangiye ivugabutumwa ryagutse ategura ibiterane mu 1957 Mw’ivugabutumwa ry’uyu mugabo abantu barenga million eshatu nibihumbi magana abiri bakijijwe kubera uyu mugabo mubiterane bikomeye yabaga yateguye.

Itorero rye byumwihariko ni first baptism church umurimo we w’ivugabutumwa watangiye muri 1947, Graham yakoresheje ibiterane birenga 400 mubihugu 185 mumigabane itandatu y’isi.

Mu 1984 yakoresheje guhura mugikorwa cyiswe mission england akoresheje umukino wamaguru wiswe outdoor football, Graham yahoraga arajwe inshinga nuko ubutumwa bwagera kwisi hose muburyo bwose.

Mu 1983,1986 no 2000 yafashije ategura ndetse anishyirira abari mumahugurwa y’amahuriro y’abavugabutumwa bavuye kwisi yose,ibihugu birenga 157 muri 2000 byari muri ayo mahugurwa yaberereye muri amsterdam.

Uyu mugabo ariko ugeze muzabukuru akaba akunda kurwara indwara zo mumwanya wubuhumekero uyu mugabo akaba ari mwishyaka ryaba Democrate (democrate party).

Uyu mugabo akaba ari ntakumirwa mukubonana naba President ba amerika uhereye kuri Hary s.truman ukageza kuri Obama kandi akaba numujyana wabo.

Uyu mukozi w’Imana mubyo akora harimo kwandika ndetse no kugurisha ibitabo kandi byinshyi muribyo bikaba byaragurishijwe cyane dutanze urugero rwicyitwa “Jesus generation” cyagurishijwe copies zirenga 200 000 mubyumweru bibiri kigisohoka “GOD’S SECRET AGENTS” hagurishijwe copies million mu minsi 90 na “HOW TO BE BORN AGAIN” 800 000 cyitari cyakwirakwiza ahatandukanye nibindi byinshi..

Graham akaba afatwa nkumwe mubantu bakomeye cyane ndetse bagiriye igihugu akamaro bitwa “Greatest Liiving American” agaragara kurutonde rwabantu bashimirwa cyane kwisi bagiriye isi akamaro rwitwa Gallup.

Uyu muvugabutumwa yakiriye ibihembo byinshi birimo speaker of the year1964, wisdom award of honor 1965 nibindi.. Graham no mubyo yakoraga akaba ari n’umuririmbyi yafashije ndetse nabahanzi benshi ba gospel

Graham yafashije ayobora muri gospel music hall of fame mu 1999 hamwe akorana na association yitwa gospel music association.

Umuririmbyi mumenyereye Michael Smith nawe n’umwe mubatewe imbaraga zo kuririmba n’uyu muvugabutumwa ubwo yari yitabiriye igiterane cyagutse cyari cyateguwe na Bill Graham.

Uyu mugabo yiswe Professor nyuma yo kurangiza mwishuri rya alabama baptist affiliated samfold university ni professor mubijyanye na nivugabutumwa no gukura kwamadini “evangelism and church growth” uyu mugabo umushahara we ukaba unganga na million 25 z’amadollar akaba numwe muba Pasitori icumi bakize kwisi.

Amafaranga ye akaba ayakura mubintu binyuranye harimo kuba umuvugabutumwa mw’itorero rye southern Baptist ,ibitabo byinshyi yandika ndetse nibiganiro akoresha kumaradio n’amatelevision.

Inyigisho ye nkuko biri kuri profile ye yibanda kugufasha abantu bakagira ubusabane hamwe n’Imana biciye mukumenya kristo nkuko icyanditse agenderaho kivuga muri Mariko 16:15

source: Isange.com

Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda.

Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga nyinshi cyane, ari umusinzi ukomeye, ntacyo amarira umuryango kandi akabyara buri gihe. Ibyo byatumye Mama yiyahuza inzoga n’itabi ngo arebe ko yagira amahoro ariko ntayo yari afite kuko nta mahoro y’ umunyabyaha.

Mama aho atwariye inda nyuma y’imyaka 5 yamumereye nabi, avira ku nda bituma kwa Muganga bamubwira ko nta mwana uri mu nda. Hageze kubyara ababyeyi baramuherekeje bagiye kureba kuko bari bazi ko nta mwana uri mu nda, ari inda y’ibitekerezo ariko agiye kubona abona abyaye umwana ariwe jyewe, niyo mpamvu nitwa Desiré kuko bambyaye banshaka cyane hanyuma banyita Habyarimana kuko bambonye ku bw’ Imana barahebye urumva ko ari uwavutse ku bw’ Imana nyine.

Bibiliya ivuga ngo utaraba urusoro munda ya Mama wawe nari naragutoranije kuba umuhanuzi uhanurira amahanga Yeremiya 1:4-10 Dawidi nawe ngo iminsi yanjye wayimenye hatarabamo n’umwe kandi turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo. Ebefeso 2:10.

Twabaga mu bukene bwinshi kuko ndibuka ko navukiye mu nzu y’ibyatsi kandi ubuzima bwacu bwari uguca incuro kuko tutabona ibyo turya. Nakuranye umubabaro mwinshi kuko nta cyiza nabonaga iwacu, byahoraga ari induru no kurwana n’ubusinzi hamwe n’urugomo rutandukanye.

Jye natangiye kwikorera umutwaro wo kurera abana 8 tuvukana ndi muto ku buryo bw’uko natangiye gucira incuro abo tuvukana mfite imyaka 9 byageze ku myaka 10 ntagishaka kubaho numva gupfa bindutira kubaho kuko nta rukundo rwa Mama cyangwa rwa Papa nigeze.

Icyo gihe nasekaga ari uko nibagiwe kuko nabonaga nta burenganzira na bumwe mfite bwo kubaho, ariko muri icyo gihe natekerezaga ibyo kwiyahura bitewe n’umubabaro wari umaze kundenga. Niho Yesu yamfashe, abantu twari duturanye babwiriza ubutumwa ndakizwa aho hari 1986 nyuma maze gukizwa ntangira gusengera Papa na Mama nabo tuvukana.

Nyuma y’imyaka 2 nkijijwe, Mama yarakijijwe Imana iramubohora, hashize indi umwaka 1 Papa nawe arakizwa, abana tuvukana bose barakizwa ahari umubabaro hahinduka ibyishimo, iwacu turasenga bigenda neza.

Hanyuma Imana ibwira ababyeyi ko mu bana bafite batangamo kimwe mw’icyumi basanga ari jye bakwiye gutanga. Kuva icyo gihe nimutse iwacu njya kuba ku rusengero mbana n’abapasiteri. Aho hantu Imana yarahansanze ibwira byinshi ku buzima bwanjye, kuko kubana n’abakozi b’Imana bizana umugisha ukomeye cyane ; buri gihe bansabiraga umugisha kuko nari umukozi w’Imana uhamagawe ari umwana kandi atanzweho kimwe mw’icumi.

Ntibyatinze Imana itangira kuntuma ahantu henshi hatandukanye, ariko ubwo hari harabaye intambara i Burundi, aho twari dutuye ku buryo bw’uko buri bwoko bwarituranaga ubwo rero kugira Imana igutume mu bo mudahuje ubwoko wemere ugende wabaga uzi ko bishoboka ko utagaruka, ariko kuko wumviye Imana ukagenda Imana ikakurokora twarokotse impfu nyinshi kubw’ Umwami Imana twahaze amagara kugira ijambo ry’ Imana rivugwe, ariko Imana idufukisha ihema ryayo none turacyakorera Imana. Amen.

Nyuma muri 1994 ntangira noneho ivugabutumwa ku mugaragaro tunyura ku mibiri y’abapfuye ariko tugakorera Imana. Ubwo nimutse aho nari ntumye muri Nord, Imana intuma muri Sud aho naho nahaboneye ukuboko kw’ Imana kuko kari akarere kaboshye cyane ariko twabonye impinduka ikomeye abantu barakizwa ntangura kuba encadreur w’abanyeshuli, nkabwiriza n’ abanyururu, abasirikare, abakozi ba leta benshi barakizwa cyane.

Icyo gihe Imana yari yarampaye akazi ka leta mu bigo by’amashuri abanza (inspection cantonale) kugirango mbashe kubwiriza aba fonctionnaire bari muri ako gace kuko nta bantu bize baharangwaga ariko nahavuye hari abakijijwe benshi. Ariko Imana yari yarambwiye iti " singuhaye akazi kugira utungwe n’umushahara, ahubwo ni ukugira ngo ubwirize abantu bakizwe, ibindi nzagutunga uko byari bisanzwe." Ntabwo nigeze mpanga amaso umushahara ariko umugisha w’ Imana narawubonaga buri gihe. Iyo ukoze iby’ Imana neza nayo ikora ibyawe.

Imana yaje kumbwira ko igiye kuntuma mu mahanga ya kure. Sinahise mbyemera kuko n’ubwo nari gukorera Imana, nibukaga umuryango nasize bari mu bukene bukabije nkagira agahinda, nkumva nzakorera Imana ariko nshaka n’uko abo bantu babaho ariko bimwe mu byo nifuza gukora Imana yarabyanze integeka kuyikorera kuko bantanzeho kimwe mw’icumi. Ubwo nabanje kurwana Imana impanisha inkoni ibabaza ntabona umwanya wo gusobanura, ariko iyo Imana igufiteho umugambi ntaho wayicikira.

Nyuma yo kunyura mu bibazo bitandukanye, Imana yatangiye kuntuma muri Tanzania naho mpigishirizwa byinshi mu byo gukorera Imana, nyuma Imana inzana gukorera umurimo w’ Imana mu Rwanda, nyuma yaho nakoreye ivugabutumwa mu bihugu byinshi bitandukanye aho Imana intumye hose njyayo.

Aho hose nakoreraga umurimo w’ Imana ntabwo nari nkiba mu Burundi, nari mu Rwanda, aho nakoze ivugabutumwa kuva 1996. Byari bikomeye kuko abantu bari bafite ibikomere bikomeye, kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bameze batyo byari bitoroshye ariko ndashima Imana yatubashishije gukora umurimo mu gihugu cyose cy’ u Rwanda, ukabona umubiri wa Kristo ugenda ugera ku gihagararo cya Kristo.

Namaze imyaka myishi ndi umuvugabutumwa ugenda ahantu hatandukanye nkomeza abera, mbwiriza abashyaka kwakira Yesu, nyuma Imana imbwira ko igiye kumpa inshingano y’ ubushumba ngakora umurimo w’ Imana wo kuragira intama ; nibwo bansengeye kuba umupasteri muri 2007 mu muryango w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda.

Ariko nubwo biri uko nkora umurimo w’ubushumba, nagumye niyumvamo umuhamagaro wo kubwiriza abantu benshi, nk’uko numva Imana ibimpamagarira ntangira kubwiriza ku maradiyo, nyuma yaho natangiye gutegura inyigisho nkazohereza ku bantu mfite ama emails yabo, nabo bakaziha abandi ku isi yose, bizana igitekerezo cyo gukora web site kugirango inyigisho zigumeho, noneho hiyongereho izo kumva, n’izamashusho hamwe n’izo munyandiko haboneke n’ urubuga abantu babarizaho ibibazo byabo batange n’ ibitekerezo uko umubiri wa Kristo wakubakwa.

Turashimira abitanze kugira ibi bigerweho n’abazakomeza kwitanga kugirango uru rubuga rukomeze kwaguka batanga ibitekerezo byabo, basengera umurimo w’Imana, hamwe n’abatanga ubutunzi Imana yabahaye ngo bukorere Imana.

Ubu twizera ko Imana izagenda ikingura imiryango hakorwe byinshi birushijeho nk’uko Imana ibiduhamagarira kandi nkuko imbaraga zazuye Yesu ziri izaduhishurira nibirusheho kugira ubwami bw’ Imana burusheho gutera imbare. Amen.

Ngubwo ubuhamya bwa Pasiteri Habyarimana. Uwifuza kumuhamagara cyangwa se kumwandikira yifuza gusengerwa cyangwa se indi nama yamubona kuri telephone (250)788422984. E-mail:[email protected] cyangwa se ukaba wamusanga kuri facebook.

Ubuhamya muma photo

Ababyeyi ba Pasteur Desire bamaze gukizwa

Urusengero Habyarimana Desire yakirijweho aha hari hatarubakwa hari agasengero k’ imbingo mu 1986

Habyarimana Desire yagiye kubwiriza kuri km 30 yatiye kambambiri aha hari kumwe n’ umuyobozi wa groupe Biblique muri Lycee Kayanza

Umunsi w’ ubukwe bwa habyarimana Desire na Kiyange Adda- Darlene i Nyarugenge Kigali

Umunsi wo guhabwa inshyingano y’ Ubushumba taliki 29.07.2007

Umuryango wa Pasteur Habyarimana Desire

Nitwa Minani Frodouard, navutse 1976, mbatirizwa mu gaturika maze amezi ane mvutse. Nakomeje kuba umugaturika, mba umuririmbyi , umusaveri, umukarisimatike n’umukatechiste. Nakomeje nshaka kwiha Imana mu bapadiri baba palotin, nkora imyiherero myinshi ubwo bari bamaze kumpa ibaruwa injyana muri Kenya muri seminari nkuru yabo, ni bwo Imana yantangiriye integeka kuba umupantekote ku ngufu.

Ni mu iyerekwa, ubwo nabobaga Yesu aje ansanga mu kiliziya arantegeka ngo nimukurikire, ndamukurikira arasohoka yinjira mu rusengero rw’Abapantekote arambwira ngo aho ni ho ntegetse gukorera umurimo. Icyo gihe hari ku wa 15/4/1997. Kwiha Imana mbonye ko bitagishobotse, nashatse umugore ku wa 10/9/1999 nshaka n’akazi mba mwarimu mu mashuri abanza, hanyuma ku wa 25/5/2000 Imana impa ubutumwa bugenewe abantu bose.

Uwavuganye nanjye mpabwa ubwo butumwa yaje mu ishusho y’umusaraba munini wari ucanye nk’izuba, waje umanuka uturuka iburasirazuba, araza aranyegera nubika umutwe kuko natinyaga urwo rumuri rukaze rwari rufitwe n’uwo musaraba, ampa ubutumwa mu kiganiro twagiranye mu gihe cy’amasaha asaga 2 bukubiye mu ngingo 3 dusanga ku musozo w’ubu buhanya.

Yansabye ko mbugeza kuri benshi bashoboka, ansaba kubuvuga mu mihanda, mu masoko, muri za gare, mu materaniro yose yaba ay’abasenga mu madini atandukanye n’abadasenga aho bishoboka hose. Izi nshingano nahawe zarananiye ku mpamvu 2 z’ingenzi (1) isoni zishingiye ku cyubahiro byambujije kujya kwigisha mu masoko no mu mihanda (2)gusiga urugo rwanjye, ngata akazi karutunze ngo ngiye mu ivugabutumwa ridatanga amafaranga.

Imana ibonye ko icyubahiro n’urugo mbigize urwitwazo, irabanza yanga ko ruvukamo umwana: Imyaka umunani yose yashize ntabyaranye n’umugore wanjye kandi abaganga bose twagezeho barafashe ibizami byacu bakemeza ko turi bazima tuzabyara. (Ibi twamenye ko ari Imana ubwayo yabikoze ari uko abanyamasengesho bari bamaze iminsi 3 basengera urugo rwacu gusa batuzaniye igisubizo). Ibonye ntacyo bimbwiye, ku wa 26/7/2008 wa musaraba waragarutse nk’uko waje uje kumpa ubutumwa, ijwi rirambwira riti “Naguhaye ubutumwa wanga kubuvuga witwaje urugo n’icyubahiro. Uhereye none urugo n’icyubahiro mbikuyeho.” Kubera ubwoba njye na madamu twateguye amasengesho y’iminsi 3 duhereye igitondo cy’uwo munsi tubwiriweho ayo magambo, ariko hageze nimugoroba ahita ajya muri koma kandi nta ndwara n’imwe yari asanzwe arwara, mujyana kwa muganga CHUK. Ijoro ryose yavaga muri koma akihana, akatura gusa agasubira muri koma, bukeye bw’aho nka saa cyenda zumugoroba yitaba Imana.
Ubwo urugo ruba ruvanyweho.

Ku munsi wa kabiri w’ikiriyo ni bwo wa musaraba wagarutse, ijwi rirongera rivugiramo riti “None se ibyo nakoze wabibonye?” Ndikiriza nti “Nabibonye.” Rirongera riti “Iki nicyo gihe cyo kunkorera 100% wiyibagiwe, icyo uzashaka kwikorera ni jye ugomba kuguha uburenganzira.

Nahise nsezera mu kazi ka Leta kuko ntari gukorera Imana 100% nkorera na Leta, mfata undi mwanzuro wo kujya mu cyaro guhinga imyumbati ngatera insina kuko nabonaga ko igisigaye ari uko nzajya mva mu muhanda no mu masoko kuvuga ubutumwa nkotsa igitoki cyangwa ngahekenya akumbati. Ariko nakomeje gusaza imigeri, nshaka kubaho nk’uko abandi bantu babayeho, no gukunda ibyo bakunda (icyubahiro, amafaranga, ibinezeza…) kuko natekereje nk’umuntu kujya kwiga Kaminuza nkazakorera Imana ndangije kwiga mfite doctorat (kuko nari nkiri umuntu), nigira i Bujumbura niyandikisha muri Kaminuza ya Hope mu ishami ry’ubuganga ntangira kwiga.

Ndangije umwaka umwe, wa musaraba waragarutse unsanga aho i Bujumbura untegeka guhagarika ishuri no gutaha nkakora icyo yantegetse gukora. Nshatse gusaza imigeri, ninginga ngo Imana yihangane ndagize kwiga Kaminuza, impishurira ko igihe nari nsigaje kumara kigabanijwe inshuro10 impanda y’Uwiteka ikavuga. Ibyo byanteye gusezera mu ishuri no kugurisha ibyo ntunze mfata, bus ndataha niyemeje gukora umurimo nk’uko nategetswe.

Ngeze mu rugo ntaramara icyumweru, abasore twiganye bari mu Buhinde barampamagaye bambwira ko bamboneye akazi muri UNHCR i New Dheli. Natekereje kuri ayo madorari, kwihangana birananira nsengera icyo kintu umunsi 1 ariko urangira nta gisubizo (Imana yicecekeye),nishyiramo ko yabyemeye, naka passport, nsaba visa yo kujya mu Buhinde nurira indege njya mu kazi mu Buhinde kari karyoshye cyane karimo amafaranga menshi. Ariko ntaramara n’ibyumweru 2, wamusaraba waragarutse urahansanga umbwirana umujinya n’uburakari uti “Ubundi ugira amatwi yumva? Kunkorera 100% si uku kandi ubutumwa naguhaye ntiwigeze ubukora. Haguruka rero utahe, ujye gukora ibyo nagutegetse gukora.”

Nahise ngira ubwoba, nandika ibaruwa isezera mu kanzi nurira indege ndataha. Ngeze mu rugo nahise numva mu mutima nzinutse rwose ibyaha n’isi, numva inyota y’amafafanga inshizemo niyemeza gutangira ubutumwa ku bantu bose nk’uko nabitegetswe. Ariko natekereza ibibazo nzahurira na byo mu muhanda nkumva ngize ubwoba. Ni bwo nasabye Uwiteka kunyemerera kwiga ibye (théologie) kugira ngo nanjye nigirire icyizere. Imana yarabyemeye, ntangira kwiga Kaminuza yo mu Bwongereza ifite icyicaro muri Kenya nkajya nkurikira amasomo kuri internet, nkajya muri Kenya gukora ikizamini gusa. Narangije kwiga mbona License ku wa 20/12/2011.

Nyuma yo kurangiza amashuri, ku wa 27/12/2011 nijoro wa musaraba waragarutse urambwira ngo umpaye agahe gato ko kuvugamo ubutumwa nahawe, kuko icyo ishaka gukora igiye kugikora, kandi ngo ningumya gutinda kubuvuga nzabona akaga gakomeye kurenza ibyo nabonye byose ndetse mbe akabarore.

Nabishyize mu bikorwa, kuko muri uriya mwaka wa 2012 kuva mu kwezi kwa 1 kugeza mu kwa 7 nazengurutse u Rwanda, ubutumwa mbuvuga mu mihanda, mu masoko, muri za gare, ngenda buri munsi ubudasubira inyuma kugeza ndagije kuzenguruka. Ndangije muri uko kwa karindwi, wa musaraba waragarutse urambwira ngo nakoze kandi nakoze neza, ariko ninongere ntangire ariko noneho mbuvuge mu nsengero no mu biterane by’abasenga nongere nzenguruke igihugu. Ubu nibyo ndimo gukora.

N.B.: Wowe ufite urusengero uyoboye haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi yose, ndagusaba ikaze. Tegura ibiterane udutumire, Imana izaguha umugisha mwinshi cyane.

Dore ubutumwa nahawe uko buteye
Ubutumwa nahawe bukubiye mu byiciro 3 by’ingenzi bureba abifuza kuzabona ubugingo:

- Ibigirwamana abantu basenga bituma badakunda Imana na bagenzi babo
- Abantu barimo kugabanuka ku isi barenda no gushiraho
- Urubanza rureba ikiremwa-muntu cyose na dosiye ya buri wese

Turabararikira gukurikira ubu butumwa mu nkuru yacu itaha …

UBUHAMYA BWA Pasteur HIMBANA Vianney

Nitwa HIMBANA Vianney navukiye i Cyangugu ahitwa i MUKOMA, mu Karere ka NYAMASHEKE,Umurenge wa NYABITEKERI,Papa yitwaga GATORANO Anathole naho Mama yitwa MUKARUKEMBA Pascasie.Navutse mu mwaka wa1954. Ndubatse mfite umugore n’abana 10.

Mbere yo kubaha ubuhamya bwanjye, ndashaka ko dusoma muri :
Matayo 11,28:" Mwese abarushye n’Abaremerewe muze munsange ndabaruhura..." Abaroma:8,28: "Ku bakunda Imana, byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza...."

IGICE CYA MBERE : UBUTO BWANJYE : UKO PAPA YATWIRUKANYE NA MAMA NKIRI UMWANA

Nahamagawe n’Imana mu mwaka wa 1982, Yesu ampamagara ndushye cyane. Muri icyo gihe nari ndimo gushaka urupfu narubuze, mu yandi magambo, yasanze ngiye kwiyahura. Nari mfite agahinda ntewe na bene wacu tuvukana mu muryango. Uwo muryango mvukamo akaba ari umuryango uruhanije w’abantu bafite ingeso yo kuzana abagore benshi.

Data umbyara yashatse abagore 120, naho Mama akaba yarashatswe ari uwa 2, kandi akaba yaratubyaye turi 2 , ubwo ni njye na mushiki wanjye. Uwo mushiki wanjye we yari mukuru nkamukurikira.Navutse Data yarataye Mama, muri icyo gihe ndi gato cyane, Data yari yaramwirukanye turazererana, tujya kwa Marume kuba ariho tujya kuba.

Umugore wa Marume ntiyanezerwa atubonye aratwirukana tujya mu baturage, Mama aba ariho ajya kudusabira icumbi, gusa turazerera kuko aho twararaga uyu munsi ejo baratwirukanaga. Nyamara ibyo ntibyabujije Mama kunshyira mu ishuri kuko byari itegeko. Ndiga ngera mu mwaka wa 6 ubwo sinagira amahirwe yo gukomeza mu mashuri yisumbuye.

UKO SOGOKURU YANTWIKIYE MU NZU, AGASHAKA NO KUNTERA INKOTA IMANA IKANTABARA

Muri icyo gihe ariko birukanaga Mama ndabyibuka ubwo nari mfite imyaka 10 kandi icyo gihe Data yari yaratwirukanye ndetse no kwa Marume nabo baranze ko tuhaba Sogokuru aratuzana adushyira mu nzu yo mu gikari iwe ngo tubeyo, kuko yankundaga nkajya njyano kumuraza.

Umunsi umwe rero uwo musaza aterwa n’abadayimoni bo kwiyahura cyangwa se bo kungirira nabi.Icyo gihe nari nagiye kumuraza, atwika inzu y’ibyatsi twari turyamyemo njye nawe ariyishumika ariko njye nkaba nari nsinziriye. Uti ese byagenze bite:

Icyo gihe hari mu mwaka wa 1964 njya kumuraza, arakinga arakomeza, arahambira ibihindizo n’imigozi ikomeye ubundi turaryama, arangije abonye nsinziriye, afata inzu arashumika.Ubwo umuriro unsanga mu buriri ndabaduka ngenda nitura hasi mu myotsi, araza amfata ukuboko arankomeza. Yari afite mu ntoki inkota ndende, agiye kuyintera mu mutima, Imana yo mu ijuru Yamenye kera ntaravuka ntiyabyemera, irantabara, ndazibukira inkota ntiyampinguranya.

Ubwo inkota akiyitera nahise nyifata mu kiganza, arayikurura intema intoki zose zirakomereka zenda gucika. Nyamara kandi usoma ubu buhamya yagirango Sogokuru yaranyangaga, oya ahubwo yarankundaga cyane kuko yari yarabwiye abantu bakuru ko arinjye araze ibye,ko ari njye uzabizungura. Nyamara ariko kubera imbaraga z’abadayimoni icyo gihe yashakaga ko napfa yiyahuye anyisasira tukajyana.

Ubwo inkota imaze kuntema intoki, niruka mu nzu imyotsi yanzibiranyije,niruka mu nzu anyirukaho mu nzu ashaka kumfata nkagenda mukwepera ku nsika z’inzu we akibwira ko ningera ku migozi ihambiriye umuryango nanirwa gutambuka agahita amfata akankorera icyo yagambiriye. Uwo Mwanya ngeze ku migozi nsanga Umuriro umaze yose kuyishumika, ndiruka njya hanze, naho Sogokuru aheramo arapfa arashanguka.

Nageze hanze mvuza induru baza gutabara bati :" Tumukuremo, nanjye nti:" Mwitonde afite inkota mu ntoki arabica. Muri icyo gihe namaze igihe kinini mpamagazwa kujya kuri Parike, ngahora nitaba nkajya gusobanura iby’urwo rupfu rwa Sogokuru, nanjye nkabisobanura cyane cyane ko nari nkiri n’umwana w’imyaka 10 gusa icyo gihe ariko abagabo bose bo muri ako gace k’iwacu bari barabafunze babahora urupfu rwa sogokuru.

NASABYE DATA KUMPA AHO KUBAKIRA MAMA

Umunsi umwe naratashye ngeze mu rugo numva mu mutima haje ijwi ry’ubutwari. Ubwo niyumvamo gusubira kwa Data nkamusaba aho nakubakira Mama nubwo nari nkiri umwana bwose. Papa narabimubwiye aransuzugura cyane yanga kumva ibyo mubwiye. Nanjye nanga gutaha nicara iwe mu rugo, ndarira nawe arigendera.

Icyo gihe ariko Data yari atunze umugore w’umugwaneza, uwo Mukadata araza anyuzeho arambaza ati:" Wa mwana we ko urimo urira ni iki mwavuganaga gitumye usigara urira? Ndamusubiza nti :"Nasabaga aho nubakira Mama". Arambaza ati :"Ese ko ukiri umwana ubwo uwahaguha wabishobora kumwubakira? ndamusubiza nti Yego.

Umugore aragenda arateka, bagiye kurya ati reka nkugaburire, ndanga nti sicyo cyanzanye, nazanywe no kwaka aho nubakira Mama, igihe ntarahabona ntacyo nshobora kurya. Ubwo arabibika.Saa sita zigeze Papa arataha, agarutse arahansanga, nanjye mbonye aje ndarira cyane.Ambonye ati :"Ese wagarutse sha? ndamusubiza nti :"Ntaho nagiye".

Papa ageze mu nzu, umugore amumerera nabi ati :"Ndakwinginze, ita ku kibazo cy’uriya mwana kuko no kurya yabyanze. Papa araza arampendahenda ngo ndye, ndanga nti:" Sicyo cyanzanye, njye naje gusaba aho nubakira Mama uri kuzerera. Uwo mugore we amugendaho agenda amusaba imbabazi, Papa yanga kumva, umugore akomeza kwinginga, Papa abonye amurembeje araza arambwira ati :"Taha ejo uzaze mpakwereke". ndamusubiza nti :"Sintaha, ndarara mpagaze hano,ejo nimubyuka nta kibazo muzahanyereka mbone gutaha.

Data yabonye ko bikomeye namaramaje ava ku izima aravuga ati:" Sinagushobora ngwino njye kuhakwereka". Ubwo tujya ku isambu anyereka ahantu hato cyane nka metero 5 kuri 5 aravuga ngo :" Ngaho Ubakira Nyoko ahangaha"(nyamara yari afite isambu y’umusozi wose), ndamushimira aragenda. Ubwo nahise njya gushaka uzahansiziriza kuko nari umwana muto w’imyaka 12 ntari kubyibashiriza, arandeba ati:"Wa mwana we se nimpasiza uzampemba iki? Ndamusubiza nti :"Mfite inkoko yanjye, nzayiguha".Ubwo amaze kunsiziriza inkoko ndayimuha.

Ubwo nahise njya mu baturage nsaba ibiti, umpaye igiti nkanamusaba ko yazakingereza muri ako karima, ubwo abaturage ibiti barabimpa bakanabintwaza, abaturage baramfasha akazu turakubaka,kamaze kuzura Mama araza ava mu ruzerero tujya kuba mu kazu kacu, nubwo kari gato bwose numvise ntuje kuko kari akacu twigengaho na Mama.

Maze kuba umusore twakomeje kubaho mu bukene ariko nyine dutunzwe no guhingiriza. Numva nifuje umugore (gushaka) nsubira gusaba ibiti, nubaka akazu gato nkomeka ku ka Mama nzana umugore turaruhana cyaneee, nabwo tugahingiriza kugirango tubashe kubaho.

Igihe cyarageze abasaza b’iwacu barambwira bati :"Wa mwana we n’ubwo waburiye amahoro mu muryango wawe, Sogokuru wawe yari yarasize avuze ko ari wowe uzamuzungura, nubwo Papa wawe yabonye apfuye akabihindura, turabizi twese abakuru ko ari wowe umusaza yasize avuze uzazungura ibye.

Ubwo nabagishije inama y’icyo nakora ngo mbone uwo murage bati:" Shaka inzoga uyiture so umwake umurage wawe, niyanga umurege.Ubwo abaturage banshakira inzoga mu kabindi, bampa n’umusaza unyunganira avuga ijambo mu izina ryanjye dusaba umurage nasigiwe. Papa aratwirukana ku manywa y’ihangu badutera injuguta baturenza umusozi.

Ubwo bene wacu bahise bajya umugambi wo gutuma isi yose inyanga, bahimba ikinyoma cyabaye intandaro yo gutuma umusozi nako isi yose inyanga, inkuraho amaboko ndetse na bamwe banshiraga akari urutega bose bose baranyanga ntihaba hakigira n’umwe wemera no kumvugisha. Uti ese byagenze bite. Reka mbiguhe neza.

NYUMA Y’IBYO BENE WACU BOSE BANYISE UMUROZI MPABWA AKATO

Guhera ubwo Bene wacu baranyanga bananyangisha abaturanyi ndetse basobanura iby’urwo rwango birasobanuka ku buryo nta wasigaye ankunda uretse gusa ko Imana ariyo yarengera umuntu gusa naho ubundi urwo rwango rwanatumye nangirika kuko nanjye nageze aho numva niyanze,nicuza icyo nabereye kuri ino si.

Ubwo nyine benewacu, banyise umurozi, baransobanura ndasobanuka, isi yose inkuraho amaboko, ubwo nyine bakavuga abapfuye ko arinjye wabishe, bakavuga n’indembe ngo naroze.Ubwo nyine bene wacu baransobanura ndasobanuka pee. Aho ngeze bakanyitaza ntibemere ko mbegera ngo ntabaroga.

Icyo gihe hari mu mwaka wa 1982, nibwo nahawe akato, nsigara arinjye n’umugore twirya tukimara abandi bose ntawe uducira akari urutega.Murabyumva, amazi yacu ntawayadusabaga, umuriro wacu ntawawurahuraga kuko ibyo byose bavugaga ngo birimo uburozi.Natwe kandi ntaho twarahuraga nta n’aho twasabaga amazi ngo tutayatwara tukabaroga.

Byageze aho njya mu muhanda nigendera, abantu bambona mu nzira ngenda bose bakiruka bagahunga ngo ntabaroga. Ikibabaje, aho nari ntuye hari akayira kajya ku ishuri rya Primaire, abana baza ku ishuri bagera aho ntuye bakavuza induru ngo ndabaroze, ubwo abaturage bakaza biruka bahuruye, naba ndi mu rugo nkikingirana mu nzu, bakaza bagahonda urugi, n’inzu bakayikubita ibibando n’umujinya mwinshi.Naba ntahari nabwo ngasanga inzu bayisenyaguye, nkazarushywa no gusanasana.

ATANI YANSABYE KO NAKWIYAHURA NDETSE AMPITISHAMO URUPFU NAPFA

Uwo muruho wo kwangwa n’isi yose, narawubanye mbura uwawumfasha n’umwe uretse umugore gusa, aho rero niho Satani yansanze anyereka ko nkwiye kwiyahura arampugura ko kubaho ntacyo bimariye, nanjye ndamwemerera ndahugurika. Ubwo nyine yahise angira inama yo kwiyahura nkava ku isi.

Ubwo Satani yabonye nemeye inama angiriye atangira kunyereka ko bishoboka ko: Nshobora kwiroha mu kivu bikarangira dore dutuye hafi yacyo, ubundi akanyereka ko nkwiye kwimanika mu mugozi, ubundi ko nkwiye kunywa umuti wa DDT wica vuba cyane (ni umuti batera ikawa). Muri izo mfu zose nahisemo kunywa umuti wa DDT kuko uwo niwo nari nzi wica vuba kuko uwawunywaga yapfaga adasambye.

Hari ku Cyumweru tariki ya 25/11/1982 mu ma saa yine za mu gitondo ubwo Umuti nawufataga ndawutoba ubundi ndawutereka ku kazuba kuko ubusanzwe iyo ushaka ko ukwica vuba ubanza kuwukuramo imbeho ukawunywa ari akazuyazi. Benedata, reka mbabwire ibitangaza by’Imana. Muri uwo mwanya ubwo nasohokaga nkajya kuwukoramo ngo agashyuhe gakwire hose ubundi nywunywe, ibyo nabonye byatumye ntiya Imana kandi ni ukuri sindi kubeshya ibi ugiye kumva niko byagenze.

NAHISE NTABARWA N’IJWI RY’URUHURA ABARUSHYE N’ABAREMEREWE

Nagiye kubona mbona igicu cy’imvura gikubye, ako kanya hahita hagwa imvura,mu kunyagira numva irankoroze, mfata wa muti nirukira mu nzu ntaranasomaho, ariko mu kugenda numva ndi bushake ikibiriti, n’utwatsi ngo umuti wanjye ushiremo akabeho kuko nawo wari unyagiwe ugaruye agakonje.Mu gihe rero nashakaga utwatsi nibwo numvise ijwi ry’uruhura abarushye ’abaremererwe ariwe YESU KRISTO.

Iryo jwi ryampamagaye mu izina rigira riti:" Yewe Viyani we!!" nanjye nditaba nti :" Karame", rirambwira ngo :" Kubera ko ufite agahinda kenshi n’umubabaro uhereye none ntukongere kunywa inzoga n’itabi, nubireka ako haginda ufite kose kazarangira." Aha nabibutsa ko nta dini nagiraga, kuko no muri Gaturika aho nasengeraga mbere naho bari baranshiye nyuma y’uko nishyingiye.

Uwo mwanya nkimara kumva iryo jwi, ndeba mu nzu umbwiye gutyo sinamubona, ndasohoka njya hanze hose sinamubona. Muri ako kanya ubwo nari ndimo kwibaza ibyo aribyo, numva rya jwi rirongeye rirambwira riti:" Yewe Viyani we, mbese ntiwamenye uwo muvuganye? Nanjye nti:" Reka da, sinamumenya!!" Rirambwira ngo :" Ninjye YESU wakubambiwe, ninjye ukubwiye ngo, kuko ufite agahinda ntuzongere kunywa inzoga n’itabi, ubireka nzaguha amahoro wifuza."

Bene Data ibi mbabwira si ukubabeshya kuko uhereye uwo munsi, ahantu Imana yanshyize nanjye simpazi kuko mperuka njya gushaka ikibiriti ngo nshyushye umuti wanjye ari ku Cyumweru tariki ya 25/11/1982 mu ma saa yine za mu gitondo, naje kugarura ubwenge ari ku Cyindi cyumweru ku itariki ya 02/12/1983. Nagiye kugarura ubwenge mbugarura ari saa tatu za mu gitondo nisanga nicaye mu rusengero rwa ADEPR rw’aho iwacu kandi bwari bwo bwa mbere, nicara muri urwo rusengero.

Kuva ubwo sinongeye gutekereza ibyo kwiyahura kuko mu rusengero ibyahabereye byatumye mpindura igitekerezo cyanjye. Mu by’ukuri sinanababwira ibya wa muti kuko ntazi aho nawushyize kuko nagaruye ubwenge nk’uko maze kubibabwira hashize icyumweru nkanguka nsanga nicaye mu ntebe muri urwo rusengero, uko nahageze nabyo ntimwabimbaza, aho nabaga muri icyo cyumweru cyose nabyo ntabyo nzi, bizi Imana yonyine.

UKO BYAGENZE NGEZE MU RUSENGERO

Nabaye nk’umuntu ukangutse mbona ndi mu rusengero.Amatwi yanjye numva yazibutse uwo mwanya numva basomye mu gitabo cy’Abaheburayo 4,12, uwo mwanya Umwana w’umusore asobanura iryo jambo gato...ati:" Imbaraga z’Ijambo ry’Imana nizo zabazanye hano mwese, ari uwaje anezerewe n’uwaje afite agahinda.Uwo nawe niyizera iryo jambo riramumara ako gahinda.

Ubwo numvaga ibyo avuga nkumva ninjye yibasiye, ngatekereza nti :" Ese uriya mwana uvuga ngo mfite agahinda si iwabo bakantera? Ibi nabivugaga kuko ababyeyi be nari mbazi kandi bari muri bamwe bampaga akato ngo ndi umurozi. Nti koko banyange kugeza n’aho baza kunyigisha mu nsengero zabo!! Ibyo nabyo birushaho kumbabaza kuko numvaga arinjye barimo gucyurira.

Uriya musore yakomeje yigisha ukuntu YOSEFU yanzwe na Benese kugera bamugurishije ndetse nyuma kuko Imana yari yaramukunze agera ubwo aba umutware ndetse aba ari nawe ubatabara inzara yari iwabo arabafungurira. Uko niko wa musore yavuze ko naho abantu bakwanga Imana itakwanze, humura izakuremera amashimwe. Uwo mwanya nakrikiye iryo jambo rirampumuriza, ndizera, nti:" Abanyanga ni nk’abanze Yozefu, reka nizere Imana nanjye izandengera.

Iteraniro rihumuje, turasohoka, tukigera hanze numva ijwi riraje riranyongorera riri inyuma yanjye riti: " Jya Kubwira Mwarimu LODIYA ibibazo byawe urabona amahoro.Uwo LODIYA yari Mwarimu i Mukoma hafi y’aho twari dutuye. Iryo jwi ryangenzeho nsohoka, riragumya riranyogorera cyane kugeza tugeze hanze ku kibuga.

Ubwo numvise ijwi rikomeje, niyemeza kwandikira agapapuro Mwarimu Lodiya ko mushaka ngaha umudiyakoni.Agapapuro kari kanditseho ngo:" Nitwa Viyane, niga mu Gaturika, hari icyo nifuza kukubaza". Bene Data, ntaho Satani atarasa imyambi kuko aho naho Satani yarahansanze arambaza ati:" Wa gicucu we Lodiya umutumiriye iki?" ubwo biranyobera ntangira gushidikanya.Satani ati:" Lodiya ntakuzi, none iruka wigendere araza kugushaka akubure!!

Uwo mwanya narirutse ngera haruguru y’urusengero. Uwo mwanya rya jwi ryiza ryinginga numva rigarutse inyuma yanjye riti :" Ni iki kikwirukansa? ko nakubwiye ko nubwira Lodiya ikibazo cyawe ubona amahoro? None uri guhunga amahoro? Ngaho subirayo umubwire ibyawe byose niteguye kukuruhura".

Uwo mwanya nasubiye ku kibuga nsanga Lodiya amaze guhuguka, nkihagera ahita abaza ngo :"Uwo muntu wanshatse ni nde? Bene Data, reka mbabwira iryo jwi rya Lodiya ndacyaryibuka kuko mu kuvuga kwe abaza uwamushakaga numvaga ijwi rye ari ijwi rivuze ryuzuye amahoro menshi, n’impuhwe n’ubutabazi.Uwo mwanya ndiruka ndamuhobera ndamubwira nti:" Ninjye wagushakaga".

UKO NATUMYE LODIYA KUMBARIZA IMANA AMAHEREZO YANJYE

Turicara, mubwira ibyanjye byose ntacyo nsize inyuma. Ndangije nti :" None abantu bose baranyanze, none ubu nabuze aho nahungira, ariko numvise bavuga ko mu idini ryanyu ngo muvugana n’Imana. None ndagusabye, nugera ho Imana iba, uzayimpere ubu butumwa. Uzayimbwirire ingorane nahuye nazo zose uko nzikubwiye utagize na kimwe usiga inyuma.

Ikindi kandi iyo Mana nuyibona uzayimbwirire uti:" Wa Mana we, koko uko ureba, ubona amaherezo ya Viyane azaba ayahe? Kubona isi yose imwanga urunuka, ikamurwanya, ikamwita umurozi, ikamusenyera, akabura n’umwe wamucira akari urutega koko!!!! None koko wa Mana we, byose se ntuba ubireba ukicecekera? Ngaho mubwire uko ubona amaherezo ye azamera kuko we yayobewe gusobanukira!!!" Lodiya mba mutumye ku Mana ayo magambo.

Lodiya akimara kumva ibyo mubwiye,yahise ambaza ati:" Nonese koko Viyane we? Barakubeshyera ntujya uroga koko? Niba uroga bimbwire nzagusabire imbabazi Imana nyibwire ikubabarire ko utazongera. Niba kandi bakubeshyera nabwo bimbwire neza nzamenye icyo ngenda nyibwira cy’ukuri".

Lodiya naramwitegereje mu maso, mfite agahinda kenshi, mperako ndamubwira nti:" Nugera imbere y’Imana uzayibwire uti:" Ni wowe ureba ibikorerwa ahihishe, none uzayibaze niba koko ndoga izakubwira kuko ibyanjye byose irabizi. Nikubwira ko ndoga,uzandekere aho nipfire. Ariko nikubwira ko abantu bambeshyera ntaroga, uzabone gukomeza uyititirize, uyibaze uko ibona amaherezo Viyane , kuba nanzwe ku musozi kandi bambeshyera.

Uwo Mwaya Lodiya nawe yaranyitegereje mu maso, ahita ambwira ati:" Ubu noneho menye neza ko bakubeshyera. None rero Viyane, ntugire ikibazo, kuko ntibakubeshye koko tuvugana n’Imana. Ubu rero ubwo umpaye ubutumwa, humura nzagutumikira, nzagenda nyikubarize, buriya nimpa igisubizo nzakikubwira.

Ubwo naratashye ngenda numva muri njye hari byinshi byahindutse ndetse nkumva amahoro anyuzuye wese wese. Iryo joro nararyamye mbura ibitotsi, bigeze mu gicuku ndi maso numva umuntu araje avugira mu iruhande rwanjye ati:" ibyifuzo byawe ni byinshi ariko bikwiye kuvamo kimwe, n’ibyaha byawe nabyo bikwiye kujugunywa mu nyanja.

Uwo mwanya narebye umbwiye ndamubura, mperako nshana itara ndeba hose mbura umbwiye gutyo. Ubwo nzimya itara nsubira kuryama. Ngeze ku buriri, rya jwi ryongera kunganiriza, risubira muri ya magambo. Mperako mbaza iryo jwi nti:" Nonese ibyo umbwiye naza kubyibagirwa kandi nagombaga kujya kubibwira Lodiya ko ari we njya mbwira ibintu byanjye?" Uwo mwanya rirongera rirambwira riti:" Niba ufite ubwoba ko wabyibagirwa utabibwiye Lodiya ngaho byuka ubyadike kugirango utabyibagirwa.Ndabyuka ndabyandika, ndangije ndaryama noneho ndasinzira.

Mu gitondo cya kare, nazindutse njya gushaka Lodiya. Nahageze bakiryamye, babyuka basanga nabategerereje ku muharuro. Lodiya akinkubita amaso arambaza ati:" Viyane se ko uzindukiye hano abantu bataranabyuka ni amahoro? Ndamubwira nti :" Hari ikintu cyaje kunganiriza ninjoro nshana itara sinakibona. Ibyo nabwiwe byose ndabimubwira mwereka n’urupapuro naraye mbyanditseho byose.

Uwo mwanya Lodiya arambwira ati:" Viyane rero, ubu Yesu yakugendereye. Ntuzi ko se wantumye ku Mana ngo nzakubarize, ubu rero niyo yiyiziye kuguha igisubizo nk’uko wagishakaga. YESU Niwe wakubwiye ibyo byose wumvise,ati:" Kandi ibyaha byawe bikwiye kurohwa mu nyanja.Ibyoyakubwiye bivuga ngo :" Nubwo ubabaye cyane ngo ubanze ushake ubwami bw’Imana no gukiranuka, ibindi byose uzabyongererwa. Uwo mwanya ansomera muri Matayo 6,24.

None rero Viyane, ihane, wemere Yesu mu bugingo bwawe, azaguha amahoro kandi arashaka ko ubatizwa mu mazi menshi. Uwo mwanya ndemera mfukama imbere ya Lodiya aransengera. Bene Data, navuye aho mfite amahoro menshi yuzuye mu mutima wanjye.

Nageze mu rugo ndapfukama nti:" Reka nanjye nsenge nka Lodiya ndebe ko nabibasha!!! Uwo mwanya ngerageza kwigana Lodiya. Nkivuga ngo :" Mwami Yesu mpita mpabwa kuvuga amagambo menshi, mbona umucyo mwinshi uramurikiye aho nari mfukamye, uwo mwanya mbatizwa mu mwuka, ntangira kuvuga ibintu ntazi icyo bisobanura. Uhereye uwo mwanya, nahagurutse Imana impaye amahoro.

Ayo mahoro nahawe muri 1982 na bugingo n’ubu ayo mahoro ndacyayibuka kandi ndayagendana nta kirayahungabanya. Kubera ibyo, nshimira Imana yakoresheje Umukozi wayo Lodiya akamfasha mu gukizwa kwanjye, nashimira n’Umwami Yesu wansuye akanganiriza. Umwami wanjye nabihimbarizwe.

Ubitaha tuzabagezaho intambara Pasteur Vianney yahuye nazo mu rugendo rujya mu ijuru ntimuzacikwe!!!

Ubu buhamya turabukesha urubuga jesus.rw

Nifuje kubabwira ubu buhamya ngirango mpumurize umuntu wese wumvaga kwizera kwari gushize.

Nitwa UWAMAHORO Liliane, mwene GASASIRA Marcel na KANEZA Concessa navutse kuwa 15 Gicurasi 1986 mvukira mu Karere ka GASABO, Umurenge wa Ndera mu Kagali ka Masoro muri Matwari. Nkaba naravukiye mu muryango mwiza. Navukanye n`abana batandatu abahungu babiri n`abakobwa batatu; twese twari umuryango w`abantu umunani kandi twari twifashije bigaragara.

Igihe cyaje kugera jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 irabahitana bose nsigaramo njyenyine. Mbere y`uko Genocide iba hari impunzi zari zaraje zihunga ziza gusaba icumbi iwacu. Papa yabahaye inzu bayibamo batungwaga no mu rugo (Kugiraneza no kugira ubuntu ntimukabyirengagize). Haje kubaho ko impunzi zose ziba mu ngo zijya kuba mu nkambi ubwo barabajyanye, hashize igihe gito jenoside iratangira. Habanje gupfa papa hashize iminsi mike nibwo n’abandi bose twavukanaga ndetse na mama bishwe.

Aho badutwaye kutwicira hari iruhande rw`aho izo mpunzi zabaga muri ya nkambi nababwiye. Kubera ko babanaga ari imiryango ibiri umugore umwe yaje kubona mama natwe badushoreye ajya guhuruza umugabo umwe muri ba bandi ngo adukize birananirana kuko bari batangiye kudukubita gusa ndashima Imana ko nta wankojejeho n`urwara kandi abandi barageze aho barabatemagura kugeza bapfuye, ariko njye ntibankoraho kubera umugambi w`Imana yari ifite ku buzima bwanjye kugirango nzavuge kugira neza kwayo.

Ibyo birangiye uwari umaze kwica mama n’abavandimwe banjye yaraje ansanga aho nari mpagaze arambwira ngo: “Wowe ntiwari kumwe n’uriya mudamu?” Ndahakana kubera ubwoba bw`umuhoro yari afite ndamubwira ngo: “Yantoraguye Nyacyonga mu bisheke”. Ibyo nabivuze kuko najyaga numva abana b`izo mpunzi bahavuga nanjye mubwira ko ariho yankuye kandi ko maze iminsi itatu ntarya. Yarishimye ngo yitoraguriye akana anjyana muri shitingi yabagamo kuko nta mwana bagiraga abuza umugore we kumpa ibintu bikonje ngo bitanyica ahubwo ampa biscuit n`icyayi. Ubwo byari mu masaha ya mu gitondo nka saa moya nuko hashize umwanya nta bwenge nari ngifite numva isaha n`isaha nanjye ndibupfe kuko numvaga induru n`imiborogo y’abicwaga ariko Imana iragumya irandinda.

Hashize umwanya numva umuntu arasuhuje ngo nimumpe umwana uri hano undi ati: “Ntawe nguha namwitoreye”. Barakomeza baraharira bigeze aho aramubwira ngo: “Nyina umaze kumwica kandi ndamuzi”. Ubwoba bwaranyishe ndavuga nti arantanze baranyishe, bigeze aho uwantoye aramubwira ngo: “Niba umuzi muhamagare asohoke. We ntiyari azi umwana wasigaye uwo ari we, urumva twari benshi ndi umwana wa kane ahera kuwa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu. Angezeho nditaba ati: “Sohoka muri shitingi”. Ngeze hanze umwe wantoye ati: “Ari njye n’ uyu mugabo urajyana nande?” Ndamubwira ngo: “Sinkuzi ndijyanira n’uwo nzi”. Wa mugabo wabaga iwacu aba aranjyanye iwe muri shitingi yabo bambonye bararira kubera ko ibyakorewe mama n`abavandimwe banjye bari babibonye.

Bigeze nko mu ma saa cyenda aho twari turi inkotanyi ziba ziraharashe dutangira guhunga twari ahantu bitaga I Gishaka. Twatangiye guhunga tuva aho twari turi dusimbuka imirambo tugenda ahantu henshi ntabasha kurondora gusa haje kugera biba ngombwa ko dusubira mu bice by`iwacu mpageze nsanga inzu y`iwacu bari gusahura barangije barayisenya babwira wa mugabo wantwaye ngo bari bazi ko twashize none ako karokotse gute? Baramunyaka ngo banyice ariko wa mubyeyi arababwira ngo: “Kubera ineza se w`uyu mwana yangiriye muzamwice ntakiriho!” Reka mbabwire ko iyo ugize neza uko byagenda kose nutiturwa n’uwo wayigiriye Imana izayikwitura (Gira neza wigendere ineza uzayisanga imbere). Icyo ukora cyose ukiriho kibe cyiza cyangwa kibi ingaruka ntibura kuboneka kuri wowe cyangwa ku bawe. Tujye twirinda uko tugenda hato tutagenda nk`abatagira ubwenge.

Abo bantu barandetse dukomeza guhunga haje kugera igihe nza guhura na mukuru wanjye wo kwa Data wacu. Byari ibintu bibabaje cyane. Twari tugeze kuri ETO Kicukiro biteye agahinda. Mubonye ndarira mubwira ko tugomba kujyana kandi nawe yari afite abandi bana benshi ba nyirasenge. Twese twari abana 9.

Ubwo biba ngombwa ko ba bantu bambwira ngo ngize amahirwe ubwo mbonye mwene wacu kandi igihugu cyafashwe bati twebwe twigiriye muri Zayire. Ubwo twaratandukanye sinzi niba barabayeho cyangwa barapfuye Imana izabibiture kuko barampunganye, barandwaje, kuko nararwaye cyane bangiriye neza kubera urugendo; nabyimbaga ibirenge bakampeka n`ibindi byinshi bankoreye, Uwiteka azabahemba.

Twakomeje kujyana n’uwo muvandimwe, gusa kuza kwanjye nabyo byabaye ikibazo kuko abo bana bari bafite umukuru muri bo wari warashatse aramubwira ati: “N’abo dufite batunaniye none urazana n`abandi?” Byabaya bibi cyane.

Uwo mukuru wanjye ahita afata umwanzuro wo kunjyana tugenda turorongotana tudafite aho kujya tuza kugera muri Sahara ya Kicukiro hari umukecuru bari baziranye tujyayo araducumbikira ubwo niko amasasu yari ameze nabi. Haje kugera igihe turahava tujya muri Stade Amahoro bwari ubuzima bubi ntashobora kubabwira gusa nshima Imana ko nta cyorezo cy`indwara nahanduriye kadi byari bibi cyane. Naho twaje kuhava batujyana mu nkambi I Ndera turahaba hashize iminsi bategeka ko imfubyi zose zijya muri orpherinat byarambabaje ku buryo numvaga kujya kubayo ntabishaka ariko kubera itegeko njyayo, bwari ubuzima bubi cyane.

Hashize iminsi kubera impfu z`abana twabanaga n`imibereho mibi tubana n`abasazi byarananiye kwihangana ndatoroka nisubirira aho twabaga mu nkambi, nabo babura uko bangira barandeka.
Jenoside yaje gusa n’irangira ubwo twari tumaze kuba batatu n’undi musaza wanjye nawe bavukana n’uwo twari kumwe turataha, ducumbikirwa n`umuryango w`abayisilamu kugeza ubwo abandi bavandimwe babiri nabo barokotse duhita tujya kubana na musaza wacu uwo wari mukuru (ni abavandimwe bane bavukana n’abo kwa Data wacu).

Twatangiye ubuzima gutyo n’ubwo nabonaga abo bene wacu nari mfite umubabaro mwinshi wo kumva ko njyewe nta mwene mama mfite, ngira icyo gisebe kigahora gitonekara.

Natangiye amashuri abanza nigaga neza mfite ubwenge gusa nkagira ubugome bwari bwihishe muri njye. Nabona umwana usuwe n`umubyeyi kw`ishuli kwa kundi ababyeyi bazaga kureba abarimu ngacunga uwo mwana nkamwiyenzaho mpaka turwanye nkamukubita cyangwa akankubita nkajya nkina imikino y`abahungu ngo hatazagira uzajya ansuzugura kandi sinatinyaga icyo uri cyo (umuhungu cyangwa umukobwa).

Nize amashuli abanza mu buzima bubi kuko n’abo twabanaga bari abakene, nza kubona umuryango wafashaga abana b`imfubyi AEE baramfasha kumpa amafaranga y’ishuri n`ibikoresho. Imana izahembe umuntu wagize umutima wa kibyeyi wo kudufasha.

Naje kujya muri secondaire ariko sinari nzi Imana nari mfite agahinda kenshi mu mutima kuko ntagiraga umuvandimwe n`umwe nkajya numva IMANA yarampemukiye cyane kandi iyo nabaga ntabikubwiye ntiwabimenyaga byakongeraho ubuzima bubi nabagamo nkababara cyane; hari ibintu byinshi nakundaga nkibana n`iwacu ndabibura.

Mbere ya jenoside nakundaga papa wanjye kuko twasaga cyane, nagize umubabaro mwinshi n`ibikomere by`imbere mu mutima numvaga abantu bose ari abagome nta muntu mwiza ubaho. Kenshi nagiye mbwirwa ngo uri mwiza turagukunda nkumva wowe ubivuze uranshinyaguriye, maze kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye nkumva nkunze gusenga nari umugatorika narahawe amasakaramentu ngo mbe umukristo wuzuye ariko nkumva ya ntimba yo ku mutima idakira.

Nakundaga kujya mu materaniro y`abarokore ku ishuri nageragamo batangiraga gusenga ndira kugeza bashoje bamwe bakagira ngo ni ugufashwa kandi wari umubabaro wari warandenze. Twaba turi hanze nkaba nseka utamenya ikibazo mfite byageraga kuri visite nakwibuka ko ntagira unsura intimba ikanyegura nkajya mu buriri nkarira gusa; naje kugira abana bankunze bakajya bamba hafi dukundana ariko ibyanjye mbibitse muri jye.

Naje gufata umwanzuro wo gukizwa nari mubi mu mutima. Muri bwa buzima bubi no kutamenya Imana neza nari mfite ihame rivuga ngo sinzigira ikirara abantu batazajya bavuga ngo ka kana ka Gasasira Marcel kasigaye kabaye icyomanzi nkahora mvuga ngo nzagerageza kwihangana izina ry`iwacu ritazatukwa ku bwanjye kandi narasigaye. Imana icyatumye idusiga ni ukugirango dutunganye ibyasigaye bidatunganye kandi byarashobokaga cyane ko mba mubi (ikirara). Gusa Uwiteka yarandinze sinapfa nanjye muri ubwo buryo kugirango nkubwire ibi: Komera, Humura, ibyakubayeho n`ibikubaho Yesu arabizi.

Naje gukizwa nza gusaba kujya muri chorale mbijyamo numva mbikunze ariko ntinya Imana cyane nigaga neza nta kibazo cyo gutsindwa nagiraga. Nakoze ikizami gisoza Tronc Commun ndatsindwa ndababara cyane kuko ibindi byose narabyihanganiraga kuko numvaga kuzabaho kwanjye ari uko nzaba narize.

Ibigeragezo byarankubise Imana yari yarambwiye muri icyo gihe ngo ninkizwa neza izampa umugisha. Najyaga nsenga nyibaza nti ubundi uranzi? Ibimbaho se byo urabibona kandi nabaga mbabaye cyane. Nibwo Imana yampamagaye mu izina irambwira ngo ”Mwana wanjye Liliane ndakuzi, kandi ndagukunda”. Imana yampaye amasezerano menshi,

Narasibiye muwa gatatu nabwo sinatsinda ngira amanota FARG yemeraga njya muwa kane mu icungamutungo kuko najyaga numva nisuzugura nkumva nta cyo maze. Nkahora mbona nta kintu na kimwe navuga mu bandi ngo cyemerwe. Imana irambwira ngo: “Nzanyuza kugira neza kwanjye imbere y`amaso yawe kandi ngushyize muri iki kigo ngo unkorere. Byari ibintu bikomeye nibonaga nk’insuzugurwa kandi ni ko byari biri usibye ko navukaga I Kigali nta kindi gishingirwaho n`abantu nari nujuje. Icyo gihe nigaga muri koleji APPEC REMERA RUKOM). Muri uwo mwaka habaye amatora y`abanyeshuri baba bangize Doyenne w`abanyeshuli barenga 800 njyewe nagize ubwoba njya gusenga nsaba Imana ubwenge kandi ibyo narabibonye ko yambaye hafi. Nayoboye imyaka 3. Gusa nsubiye inyuma ndangije umwaka wa mbere nibwo nabonye urwandiko ruvuye mu Bubiligi rw’umuzungu wari umukoresha wa Papa, dutangira kujya tuvugana numva na byo biranejeje kuko nari mbonye umubyeyi nanjye umpa agaciro nk`umwana,

Ngeze mu mwaka wa gatanu azana n`umufasha we baza kunsura mu Rwanda, narishimye, nariye icyo nshaka, nywa icyo nshaka ni nabwo nagize amanota menshi kuko nari mfite umutima mwiza no gutuza. Uwo mubyeyi yangiriye neza cyane ibyo yagombaga gukorera Data yarabinkoreye, nari narabaye umwana mu muryango.

Byageze aho yaje gusubira iwabo ndi muwa gatandatu kuko yari ashaje cyane bigeze tariki ya 06 Kanama 2007 nawe arapfa sinabimenya gusa muri iyo minsi kuwa 16 Kanama 2007 nafashwe n`uburwayi bw`umutwe ndarwara cyane nkata ubwenge nari nteye agahinda kurwarira mu banyeshuri bamwe bati ni abadayimoni b`iwabo bamufashe, abandi ngo yasaze, yahahamutse mbese umuntu wese icyamuzagamo ni cyo yavugaga kumbi nanjye ubwanjye sinari nzi icyanteye ubwo burwayi. Ni ukuvuga ngo ya mibabaro yose nagize nibwo n`ibindi bibi byose nabonye byaragiye bimbamo ndangije mera koko nk`umusazi.

Tariki ya 18 Kanama 2007 ni bwo namenye ko uwo mubyeyi wanjye wundi yapfuye noneho birushaho kuba bibi nagize igikomere cyo kuba imfubyi kabiri kandi nari mfite ikizamini cya leta niteguraga mu kwa 11 ubwenge bwari bwaragiye n’izina ryanjye nabaga ntarizi. Imana ni umubyeyi yambaye hafi nabaga muzima ngasenga Imana ikambwira ngo nzagukiza.

Nakoze ibizamini ndwaye gutyo, kandi nari umuhanga ariko na ryo ryari ishuri ry`Imana ngo nzababwire ko n`indwara Yesu azikiza. Nisanze nabuze diploma kuko nari narabyiteguye ntibyambabaje. Nakomeje gusenga njya kwa muganga w’indwara zo mu mutwe bampa imiti bambwira ko nindakira bazanyohereza I Ndera.

Natashye mbababaye mbwira YESU ngo nutankiza wenda nzapfe sinzasubira kwa muganga kuko nabonaga nta wuzandwaza nkabona ari no kuruhanya. Nakomeje gusenga cyane nsengera ubwo burwayi. Igihe cyaje kugera Imana irambwira ngo ndagukijije. Umukozi w`Imana yararirimbye ngo: “Wa mfubyi we, tuza mu gihe kiri imbere bazakwita uhiriwe, tuza…”. Nararize cyane mbwira Imana ngo nkurikije ibyo wankoreye byose sinzongera kubabara.

Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2007 nibwo umucyo wamuritse mu mutima wanjye intimba n`agahinda nahoranaga numva birashize Numva ndabohotse cya gisebe cyari kiri ku mutima wanjye numva kirashize. Abantu bose bansengeye n`abandwaje ndetse n`abamvuje barimo uwaje kuba umutware wanjye na Famille Muhire Emmanuel Uwiteka abampere umugisha mwinshi. Narangije kwiga amashuri yisumbuye muri 2008. Namaze imyaka 3 ntiga ngahora nsenga kuko ntari kwiga kandi ntabuze ubwenge. Naje kubona ikiraka cyo kwishyuriza Akarere ka Gasabo imisoro mu Isoko rya Kimironko, numva ndanezerewe kuko niguriraga icyo nshaka ubuzima mbona butangiye guhinduka ariko ngakomeza kubwira Imana ngo izampindurire akazi impe no gukomeza amashuri yanjye.

Nakomeje gukora umurimo w`Imana ndirimba nkabifatanya no gusenga. Nari mfite isezerano ry`uko nzagira urugo. Muri 2011 Imana yankoreye ubukwe bwiza ntatekerezaga reka mbabwire ko iby`Uwiteka yambwiye byose ku bukwe bwanjye yarabikoze nari narasabye Imana ngo izampe umugabo w`umukozi w`Imana kandi w`inzobe kugirango njye murebera mu ishusho ya DATA nakundaga, Imana ijya yumva ibyo isabwa yaramumpaye rwose mwiza kandi yaduhaye umugisha wo kugira urugo rwiza, Kandi yaduhaye gukorana umurimo muri chorale imwe.

Muri 2012 naje gutangira kwiga Kaminuza kuko Imana yari yarambwiye ngo nziga ndi mu rugo rwanjye simbyemere ariko Imana na byo yarabikoze . Si ibyo gusa yaje no kumpindurira akazi , impa akandi keza kanejeje. Ndashima Imana cyane ko ijya irinda ijambo ryayo kugeza irisohoje.

Ndacyategereje n`ibindi Imana yambwiye. Wowe niba hari icyo mwavuganye gitegereze nta kabuza kizaba. Nsoje mbambwira ngo muhumure, mukomere, mwiyongeremo imbaraga y`ubutwari kuko Imana dusenga ntiruha, ntirambirwa yiteguye gukomeza kutugirira neza.

Murakoze.
Uwamahoro Liliane

Umuvugabutumwa mpuzamahanga Benn Hinn wavutse tariki ya 3 ukuboza 1952 uherutse kubura umubyeyi we (Mama we) yatangaje byinshi ku ijuru, aho avuga ko mama we atapfuye ahubwo yagiye iwabo.

Mama wa Benn Hinn witwaga Clemence yatabarutse mu cyumweru gishize tariki ya 7, nyuma y’uru rupfu umuhungu we akaba yumvikanye mu magambo y’ibyiringiro avuga ibyiza by’ijuru n’ukuntu ari heza. Abinyujije ku rubuga rwe yagize ati ‘’ Ndakeka ko mwabyumvise ko mama wanjye yagiye iwabo (mu ijuru). Ni umugisha ntabasha kuvuga ukuntu nabonye ubutumwa bwinshi bw’abantu bambaye hafi bankomeza, kandi ndabashimira mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye. Mu izina ry’umuryango wanjye bivuze ibintu byinshi rwose.’’

Christian Today ivuga ko ubusanzwe abantu bamwe bitewe n’imyemerere y’amadini basengeramo bashobora kutemera ko ijuru ribaho, ariko Hinn ashimangira ko ijuru ririho kandi Imana ubwayo yaritunganyirije abera. Benn Hinn akomeza avuga ko yifuza gukomeresha abakristo amagambo yo kubibutsa ko Imana ifite ibintu bihambaye yababikiye mu ijuru nk’uko byanditswe muri Bibiliya.

Ati ‘’ Ijambo ry’Imana rivuga ryeruye ko ijuru Imana yariteguriye abizera, ni umurwa, ni igihugu, ni umugabane wo mu ijuru, ni ahantu heza hariho.’’ Ati ‘’mukwiye kumenya ko hari igihugu kidutegereje.’’

Benn Hinn akomeza yibutsa abantu ko ijambo ry’Imana rivuga ibintu byinshi birimo inyanja y’ibirahure, igiti cy’ubugingo, ko hazabayo ibyo kurya, kwambara, ibicurangisho. Ati ‘’ Ijuru ririho kandi ibyaryo byose biratangaje.’’
Mu butumwa bwe yibutsa abantu ko igihe Imana ibahaye ku isi ari uburyo bwiza bwo kwitegura kuzajya kuba mu ijuru, ari nako yibutsa abakijijwe ko bafite inshingano yo gufasha abataramenya Kristo kugira ngo nabo bazabashe kugera muri icyo gihugu cyiza.

Umuvugabutumwa Benn Hinn akunze kugaragara mu biterane bitandukanye Imana imukoresha ibitangaza, kimwe no gutanga ibiganiro mu mijyi itandukanye hirya no hino ku isi.

Inkuru ya ubugingo.com

Nitwa Pasteur Munezero Jean Damascene nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’iburasirazuba mu itorero ry’akarere rya Gatsibo, paroisse ya Gorora, mfite umugore n’abana batanu. Dushimye Imana itwemereye kugirango tubagezeho ubuhamya bw’iby’Imana yadukoreye muri make turashaka kugira ngo abantu bamenye ko Imana igikora kubera ko hari Abakristo bihebye batakigira ibyiringiro, ariko iyo bumvise ubuhamya bw’ibyo Imana ikora bagira ibyiringiro.

Navukiye mu cyahoze cyitwa komini Murambi byari muri Byumba, ubu ni mu karere ka Gatsibo, mvuka ku gasozi kitwa i Matare na Kayenzi ubu ni muri Gatsibo. Navukiye mu miryango itari ikijijwe, ikennye hahandi kugira ngo turye tubeho bagombaga guca incuro (guhingira ibyo kurya).

Ndi umwana w’imfura iwacu, navutse nisanga muri ubwo buzima bw’ubukene mu miryango itarize, bantangiza amashuli abanza mba umwana w’umuhanga. Nize reforme y’umwaka wa 8 nazaga mu bana batsinda neza. Kubera ko nari mvukiye muri ubwo buzima nkagira amahirwe yo kwiga no kuba umuhanga naje kugira intego ndavuga nti nzatsinda kandi nakundaga ishami ry’indimi numvaga ari zo nziga nkaba umunyamakuru.

Gusa nta bwo byaje kumpira kubera irondakoko n’irondakarere n’aho politike y’igihugu yari iri. Natsinze ikizamini cya Leta cy’umwaka wa 8 mu mwaka 1985 bampa kwiga mu ishami ry’indimi i Save ya Butare, icyo gihe abana b’abakene baratsindaga bakabasimbuza abana b’abakire hanyuma rero mu gihe ndi kwitegura kugura amavarisi byose byo kujya ku ishuli umwana w’umukire aca inyuma ajya guhinduza amazina muri minisiteri banzanira ibipapuro bivuga ngo bari bibeshye amazina si ayanjye biba biranze ayo mahirwe mba ndayabuze.

Mu ntangiro z’umwaka 1986 biba, byarasakuje bigera kure baza kumbwira ngo nzaze gusibira ndongera ndasibira ndongera nsinda ikizamini cya Leta cy’umwaka wa 8 bampa kwiga mu ishami ry’indimi i Janja mu majyaruguru. Icyo gihe na none umwana w’umucuruzi agura umwanya wanjye ubuzima numvaga burangiye ibyiringiro byo kubaho birangiye, icyo gihe haza umugiraneza w’umubyeyi w’umudamu arambwira ati “Wa mwana we twamenye ibyakubayeho bakuguze incuro 2”. Ajya kunshakira akazi k’ububoyi i Rukara na Gahini ahantu hitwa mu Mitungo hafi ya Karubamba. Imyaka 6 nagombaga kwiga kugira ngo ndangize amashuri yisumbuye i Save cyangwa i Janja nayikozemo akazi k’ububoyi i Rukara na Gahini hanyuma nza kwakira Yesu.

Nagize igikomere ku mutima wanjye mu kwezi kwa 7 n’ukwa 8 iyo abanyeshuli bazaga mu biruhuko mu gace k’iwacu numvaga umutima wanjye utishimye, Satani akanyongorera ngo ntibandushaga ubwenge nzajye mu gisirikare nibe imbunda mbarase, hanyuma nca ku rusengero i Rukara habaye igiterane numva umuvugabutumwa aravuze ngo “ Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze musange Yesu arabaruhura.” Ninjiye mu rusengero numva ijambo ry’Imana, maze kuryumva numva ko Yesu yangirira neza. Nari ngeze mu kigero cy’imyaka 18 ntangiye kujya mu byaha, numva ijambo ry’Imana hanyuma ndakizwa abakozi b’Imana bandambikaho ibiganza.

Nagira ngo mbwire abanyumva, iyo umuntu yakiriye ijambo ry’Imana riramubohora. Numvise umutima wanjye utuje, numva ko Imana izangirira neza maze kumva ibyiringiro by’ijambo ry’Imana. Nkijijwe nakomeje gukora akazi k’ububoyi ngeza aho maze kumva ko Imana ikora nkajya njya mu byumba by’amasengesho aho i Rukara, ijwi ry’Imana rikavuga ngo “Bana banjye nzabatabara,” nkumva jyewe ntibindeba. Nagira ngo mbwire abantu bose batwumva, iyo Imana ivugiye mu ruhame iba ifite uwo ibwira, kandi iyo Imana itanze amasezerano irayasohoza na n’ubu iracyayasohoza.
Ijwi ry’Imana rikambwira ngo “Mwana wanjye nuguma mu gakiza nzagukoresha muri Africa y’Iburasirazuba n’iyo hagati,” nkumva nta bwo mbyumvise. Imana imbwira ijambo rikomeye cyane ngo ninguma mu gakiza izankoresha ku migabane yose y’isi, irambwira ngo izandiha amashuri yose nacikishije.

Hanyuma muri ubwo buzima nahise mva muri ako kazi k’ububoyi i Rukara nsubira iwacu i Murambi mu murenge wa Rugarama, mpita mba umuvugabutumwa bampa kuyobora umudugudu, bageze aho bambwira ko atari byiza kuba umuvugabutumwa ndi umusore.

Nateguye gushaka umugore, byari muri ubwo buzima tuba mu nzu z’ibigonyi kuko papa wanjye yari yarapfuye mu 1980 amaze kwirukana mama ashaka undi mugore, hanyuma nsaba umukobwa witwaga Kantengwa Patricie twaririmbanaga muri korali Abaragwa. Dusigaje nk’amezi 3 ngo dushyingiranwe, aje gusura iwacu mu bigonyi 3 bari baradusigiye nzarongorera muri kimwe arambenga kuko iwabo bari bubtse ibati kandi batuye n’ahantu heza twe twari dutuye ahantu hejuru ku gasozi, ni uko ambenga atyo…

Ntuzacikwe n’igice cya 2 […]

Faustin MURWANASHYAKA ni mwene NSANGIRANABO Juvenal na NIBATEKEREZA Anne batuye i kampale muri uganda, yavutse tariki ya 14 Gashyantare 1987 avukira mu gihugu cy’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Musanze mu Umurenge wa Busogo, ni hafi gato ya ISAI Busogo.

Ese yatangiye kuririmba ryari ? Ubu ageze he ?

Ubusanzwe Murwanashyaka ni umu kristo mu itorero rya Pentekote ADEPR, akiri umwana yakuriye mu itorero rya ADEPR Paruwasi KIGASA ni urusengero ruri hafi ya ISAE- BUSOKO ku bahazi , icyo gihe yigaga mu ishuri ry’icyumweru (Sunday School) ari nabwo yatangiye kuririmbaga muri korali y’abana, icyo gihe yakundaga guhimba uturirimbo twarimo amagambo y’abana, aza no kubabera umutoza w’indirimbo ( Dirgeant ), mu turirimbo yibuka ubwe harimo ako bavugaga ngo “Nimwihangane igihe gito turi hafi yo kuruhuka”.

Uko Iminsi yagiye yicuma, Murwanashyaka yakomeje kugenda akunda kuririmba, mu mwaka wa 2002 yaje kuva muri Korali y’abana ajya muri korali nkuru yitwaga Abungeri, akiyigeramo atangira gukomeza guhimba indirimbo, ari nako bakuru be (Abaririmbyi) bamufashaga kuzikosora , ibi bikaba byamugiriye umumaro cyane kuko byatumye impano ye itera imbere.

Kuririmba wenyine byaje bite?

Bijya gutangira, Murwanashyaka yumvaga Radiyo ivuze, akifuza kureba umuntu wicaye mo, akumva kandi yifuza kureba umuntu uririmbira muri radiyo , bigatuma yibaza ibibazo byinshi, gusa ku ndirimbo ho yibwiraga ko haba hari umuntu wicaye bakamuha Microphone akaririmba (live), Atangira kumva nawe abikunze, ndetse yishyiramo ko nawe amaherezo azavugira kuri Radiyo.

Ibi byatumye atangira kubyitegura, yahimba indirimbo zimwe akaziha Korali, izindi akazizigamira bucece, Rimwe rero aza gutungurara mu rusengero babona aririmbye wenyine indirimbo yise “ Kirajomba” aho yavugaga ngi ikigeragezo kirajomba, kikinjira, kikanahinguranya kigafata umutima kikanagera ku mubiri, Imana yakomeje kumushyigikira kugeza aho muri uyu mwaka wa 2016 Murwanashyaka afite indirimbo zisaga 35 z’amajwi n’izindi zibona 12, ariko kuri ubu ageze kure umuzingo wa Kabiri urimo indirimbo zo mu Kinyarwanda, icyongereza ndetse n’ikigande.

Ni iki cyagiye kimushyigikira.

Mu ubuhamya bwe yakunze kuvuga ko ivugabutumwa ryo kuririmba utarishingiraho cyane ngo wizere ko rizatuma uzamuka ugatera imbere, kuko ahanini usanga nta baterankunga rigira, bityo rero ngo yihaye intego yo kurushaho gusenga, kandi abona Imana igenda ibimuheraho umugisha, gusa ngo urugamba aracyarukomeje kandi ntabwo ateze kuzateshuka.

Ubu twandika aya mateka tariki ya 17 Ugushyingo 2016 Murwanashyaka ni umugabo mu rwego rw’amategeko, yasezeranye na TUYISHIME Faida Borah basezeraniye mu umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze , azasezerana mu rusengero rwa ADEPR Nyagatovu -Rukurazo tariki ya 30 Ukuboza 2016, kuri ubu arakorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ururembo rwo mu gihugu cya Uganda aho n’ababyeyi be ari ho bimukiye, mu gihe cya Vuba akaba ateganya gusezerana mu rusengero n’Uwo Imana yamugeneye.

Faustin hamwe n’umufasha we basezeranye mu murenge

Kanda iyi link wumve ikiganiro www.agakiza.org yagiranye na Faustin Murwanashyaka
https://www.youtube.com/watch?v=4JpQTKVxcVk

Ntibyoroshye kubona abatwara amapikipiki (Abamotar) mu mujyi wa Kigali bahagaze hamwe isaha yose ngo ishire nta n’umwe utwaye umugenzi, nyamara kubwo kwiyegereza Imana hari abafashe icyemezo cyo kujya bahu nibura kabiri mu cyumweru bagasenga.

Hagati ya saa tanu na saa sita abamotari babishaka bahagarika akazi bakajya mu materaniro iruhande rwa gare yo mu mujyi wa Kigali, Umunsi ku munsi ngo bagenda biyongera. Ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru gitangaza ko ubwo cyabasuraga tariki ya 02 Gashantare 2017 cyasanze bagiye kumara ibyumweru bibiri bakora iri teraniro, uretse guterana bisanzwe ngo aba ba motar ngo bakaba bafite intego yo guhinduka bakagandukira Imana kandi bagakorana umwuga wabo umutima w’ubumuntu.

Ngo n’ubwo mu bamotari harimo abavugwamo ingeso z’ubujura, gufatanya n’abajura, kwambura abagenzi, kunywa cyane ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, Bwana Olivier Dusabimana uyobora aya materaniro yabo yabwiye Umuseke ko Imana ntawe Imana itahindura n’ubwo yaba akora ibyaha bisa bite, ko basenga nk’abamotari kugira ngo bagire uwo Imana ihindura ufite ziriya ngeso.


Japhet Muhozi avuga ko gusenga Imana byonyine aribyo byabahindura
Japhet Muhozi umwe muri aba bamotari wari waje gusenga kuri uyu wa kane tariki ya 02 Gashayntare 2017 yavuze ko abamotari bagenzi be bakora ariya mabi basebya akazi kabo ariko gusenga byonyine aribyo byabahindura. Muhozi ati “Hari abatumye tugira isura mbi ko turi abambuzi, dufasha abajura n’andi mabi…batumye twamburwa agaciro kacu niyo mpamvu twahisemo kukazamura biciye mu ijambo ry’Imana no gusenga.”

Dusabimana wigisha ijambo ry’Imana akanabayobora ati “Imana itugirira ikizere cyo gutwara abantu bakomeye, aboroheje n’abanyamahanga niyo mpamvu tugomba gusenga kugira ngo tuve ku mazina mabi bamwe batwita.” Abantu benshi bagendagenda hano usanga bavuga ko uyu muhate w’abamotari mu gushaka Imana ari mwiza bawushimye.

Aba bamotari bo mu mujyi kuva batangira guterana bamaze gukusanya amafaranga 100 000Frw buhoro buhoro, bavuga ko namara kugwira bazajya ku bitaro bya CHUK kuyafashisha abatishoboye barwariye muri ibi bitaro.

N’ubwo baba bari mu kazi bafata umwanya wo kwegera Imana
Source/Photo : Umuseke.rw

Rosalia yakuriye mu muryango ukurikiza ukwemera kw’idini Gatorika. ku myaka 20, yaje kwisanga asigaye aryamana n’abo bahuje igitsina. Iyo miterere yaje kugenda ikura muri we ku buryo agejeje ku myaka 28 yatangiye kubana n’abandi bakobwa, kuburyo yumvaga aribyo bimushimisha.

Nyuma y’amashuri ye yagaragajemo ubushobozi buhanitse, Rosalia yabaye umwarimu w’icyongereza muri kaminuza, y’ahitwa I Sirakize(Siracyse). Rosalia yakunze gusoma inzandiko z’Abanditsi, nka Freud, Marx, Darwin bahakanaga Imana.
Yagize ati: “ Sinemeraga na gato ko hari ubutware butagaragara bubaho, numvaga kwemera ibyo ari iby’ubwenge buke, atari iby’umuntu wize. nababazwaga no kuba narigeze gusenga Yesu nkiri muto, ndetse no kubona abantu bemeraga iby’Imana, bakanabikurikiza mu mibereho yabo.

Yakunze no guharanira uburenganzira bw’abatinganyi, ariko agakunda gahura n’abakristo bamubwiraga ko ari umunyabyaha azajya mu muriro n’atihana.
Mu mpera za 1990, itsinda rya gikristo ryitwa “Promise keepers”,ryarwanyaga cyane abatinganyi, ryaje mu mugi yari Rosaria atuyemo, ahita yandika inkuru irwanya ubukristo n’uburyo bubangamira abatabwemera.

Iyo nkuru yavuzweho cyane , Rosaria abona amabaruwa menshi, amushima n’amwamagana. Nuko ayabika akurikije ibyiciro bibiri, uruhande rumwe ahashyira amabaruwa amugaya ku rundi ahashyira amabaruwa amushima. Ariko hari iyo yabonye abura aho ayishyira, nta kiciro yabonye muri ibyo 2 yayishyiramo.

Iyo yari ivuye kwa Pasteri Ken Smith, wo mu itorero Presbyterienne, ry’aho I Syracuse. Ibaruwa ye yamuteye amatsiko, kuko yashakaga, kumufasha gusobanukirwa n’ubukirisitu.
Rosaria byaramushimishije kuko yabonye ko kubonana na Pasteri bizamufasha kubona icyo amunengaho nawe akabona ibyo yandika mu gitabo cye , gisenya ubukristo.

Pasteri yamwakiriye neza cyane , kandi yemera kuganira nawe ku ngingo zose, yifuzaga.Avuga ko yari azi ko ari we uyobora ibiganiro ariko ntiyamenya ko Imana imenya byose kandiko hari icyo yateguye kugeraho muri uko guhura.

Rosaria waharaniraga uburenganzira bw’abatinganyi, yari yaratangiye kujya yiga Bibiliya kugira ngo abone uko asebya ubukristo. Hashize igihe ngo umwe mu nshuti ze wari warahinduye igitsina yaje kumubaza impamvu kuva yatangira gusoma Bibiliya yahindutse, amuusubiza amubaza ko bibaye ari ukuri, Yesu akaba yarazutse niba bataba baribeshye?

Rosaria ariko ngo yakomeje kunangira umutima, aho bigeze yiyemeza kujya gusengera mu itorero Ken ayoboye, bamwakira neza, kuko bari bamaze igihe bamusengera, Imana itangira kumusana.

Yesu yaje kuganza, ubuzima bwe bwari bwarangiritse, mu buryo atakekaga, ariko urukundo rwa Yesu rwaje kumuganza.
Rosaria ahamya ko Imana yamukijije aba muzima aza no gushakana na Ken, afite imyaka 35; ubu bakaba bafatanya gukorana umurimo w’Imana.

Infochretienne.com

Yesaya 43:4 Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.

Imwe mu mpamvu yatumye Imana iturema ni ukugira umumaro mu gihe cyo kubaho kwacu, aha ndavuga umumaro mu buryo bwose bwiza, harimo kwagura ubwami bw’Imana, kubera umumaro abantu baremwe nayo badafite undi wo kubitaho (1 Kor 10:24) ndetse no kubyo yaremye byose (Nature); (Zaburi 8:9, Itang. 1:23), ibi n’ubwo byakabaye umukoro ku bantu bose, ntabwo ari ko twese tubyitaho gusa ababikorana umwete n’urukundo Imana ubwayo ibafata nk’abo kubahwa kandi ibabera maso muri byose.

Umuhanuzi Yesaya mu bice 43 yahanuye ku migisha y’abisirayeli abavugaho imigambi ikomeye Imana ibabikiye, kuko bayibereye inkoramutima ko ari cyo kizatuma ibarinda, igatanga ingabo nyinshi ku bwabo, ngo nibanyura mu mazi atemba ntazabatembana, ndetse no mu muriro ntibazashya, Imana imunyuzemo ikomeza ibabwira ngo be Gutinya kuko bari kumwe n’Uwiteka Imana ikomeye, ubu buhanuzi ni ukuri ndetse ni ubwo kwizerwa kuko Ijisho ry’uwiteka rihora kubayumvira.

  • Bibiliya itwereka abantu benshi bumviye Imana bagira umumaro mu gihe cyabo, twavugamo nka - Abulahamu umwe mu bo dufata nk’ikitegererezo mubyo kwizera, ndetse n’urugero mu guhosha amakimbirane: Imana ntiyemeye ko apfa atabyaranye n’umugore we Sara ibaha urubyaro.
  • Mose yayoboye abisirayeli mu gihe cyari kigoye, abababana nabo ntiyabasiga baramugora arihangana.
  • Umwigishwa Doruka/Tabitha: mu gihe cye yitaye ku bacyene abapfakazi akabadodera imyenda, atitaye ku nyungu ze (ibyak 9:36-), Kubw’umumaro we Imana ntiyemeye ko apfa imburagihe yaramuzuye,
  • Intumwa Pawulo, petero n’abandi aba bose bakoreye Imana mu gihe cyabo, bagira umumaro mubyo Imana yabashakagaho, kandi nayo ntiyigeze ibajya kure. Uru ni urugero rwiza kuri twe.

Nk’uko imihamagaro yacu iri natwe hari byinshi Imana idusaba ko dukora, bityo kuko bidusaba kwitanga, gutanga umwanya wacu, gutanga ubutunzi bwacu n’ibindi, hakaba hari ubwo bitewe no gutekereza ejo hazaza ku biturwanya se cyangwa ibindi bitugerageza, twe ubwacu cyangwa inshuti zacu zigera aho zikabibona nko kubura ubwenge, ariko siko biri, gukorera Imana nta gihombo kirimo, harimo inyungu ya hano ku isi ndetse na nyuma ya buno buzima kandi n’ubwo bivunanye, kuko bifitiye n’Imana umumaro ihora ikubereye Maso.

Petero intumwa yigeze kubaza Yesu ati twe twasize ibyacu tukagukurikira, Ese tuzamera dute? (Matayo 19: 29) Aramusubiza ati Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho. Benedata nibyo koko kwitanga kwawe gutuma hari ubwo ugira impungenge z’uko uzabaho, Ariko humura Satani ntazigere agutera ubwoba, Imana ikubereye Maso.

Ibizakugeraho ni nk’iby’abandi ariko kuko wayibereye inkoramutima ukaba uw’umumaro kuri yo n’aho inzara yatera Imana izagukiza, Dawidi niwe wavuze ngo “nari umusore none ndashaje sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.( Zaburi 37:25). Kandi Izere kuko Uwiteka atazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara, (Imigani 10: 3).

Mbifurije kuba ab’umumaro ku mana no kubo muturanye kuko aricyo Imana idushakaho. Yesu abahe umugisha. Ernest RUTAGUNGIRA

Haroon ku myaka 5 yabaga mu gihugu gituwe na 97% by’abayisilamu, Pakisitan, kuri bo umwana w’imyaka 9 atangira gukorerwa iyicarubozo kubw’imyizerere ye, abangavu bagafungwa kubwo kudakurikiza imihango y’idini ya isilamu.

Abana b’abakobwa bafatwa ku ngufu, abakirisitu bagakubitwa n’insengero zigasenywa. Abakirisitu babuzwa uburenganzira bwo kuvuzwa, uburezi no kubona amacumbi, bagashyirwa n’inyuma y’umuryango.

Haroon yahoranaga inzozi zo kurwana intambara ntagatifu nyuma yo gukura ahinduka Imam (umuyobozi mu idini ya isilamu) abona uburyo bwo kurenganya abakirisitu kumugaragaro.

Haroon yakundaga kugirira nabi abakirisitu akabakubita. Umunsi umwe ubwo yari agiye mu musigiti mu munsi mukuru wa Ramadan, ahura n’umuntu w’umucyene wakoraga mu muhanda. Haroon amuha amafaranga. Uwo mugabo aramushimira amusaba ko yakwemera akamusengera akamusabira umugisha, arangije arasenga ngo “Mana ndagushimiye cyane kuw’uyu mwanya n’aya mafaranga n’uyu muntu ndamusengeye kugirango umwereke inzira igera ku bugingo.”

Haroon yemeza ko aya amasengesho n’urukundo yamweretse byahinduye ubuzima bwe. Yaje kwinjira mu rusengero abona umusaraba arawitegereza cyane akiwutumbiriye abona mu ihishurirwa Yesu yumva ijwi rivuga ngo mwana wanjye ngwino unsange, nagutegereje igihe kirekire. Ndi Imana yawe. Nuko asubiza iryo jwi ryamuhamagara ngo ariko uri uwera mfite ibyaha byinshi. Rya jwi riramubwira ngo mwana wanjye mpa ibyaha byawe ndaguhindura uwera nkuko nanjye nera kandi ndabishoboye.

Haroon yahise yihana ibyaha bye, urukundo, imbabazi n’amahoro byuzura umutima we yumva ahindutse icyaremwe gishya.Iyo umuyisilamu yakiriye Yesu muri Pasisitani akokanya ahita atangirana n’akarengane gakomeye.

Abayisilamu bahoraga baza kumushaka mu rusengero. Agahatwa ibibazo, agakubitwa, umutwe wuzura inguma kubera ibikomere yakomeretswaga mu mutwe, amaboko n’amagufwa akavunika ariko Imana iramukiza.

Bamwe mu muryango we baje kumubwira ko yakwihorera ariko arabasubiza ngo “Umutima wanjye warakomeretse nabuze ibyanjye byose ariko narabababariye ibyo bankoreye byose ndabakunda kuko na Yesu abakunda.”

Ahamagarira abakirisitu ku isi yose gusengera abakirisitu bahura n’akarengane ku isi yose cyane cyane muri Irake, Siriya, Pakistani, Irani, Afuganisitani n’ahandi hose kuko amasengesho ahindura byose.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Crissy na Brittni baganiriye na Daily Mail, uburyo binjiye mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni (porno) n’uburyo bahuye na Yesu bakakira agakiza bagatangiza umuryango w’ivugabutumwa kugirango bamamaze Yesu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Crissy avuga ko ku myaka 4 umuturanyi yatangiye kujya amufata ku ngufu. Ababyeyi be baratandukanye ajya kubana na papa we ariko ntiyamwitaho. Nicyo cyatumye akomeza kwibanira n’umuturanyi we. Ku myaka 17 yatwaye inda,inshuti ye iramwihahakana baratandukana.

Yahise afata umwanzuro wo gukuramo inda nyuma yo kubona ibyari birimo bimubaho, avuga ko umutima we waremerewe cyane ananirwa kwakira ibyari biri kumubaho.
Yatangiye kujya asambana cyane n’abagabo batandukanye, bituma yinjira no gukina filime z’urukozasoni(porno) kenshi akajya yisanga yatwaye inda akazikuramo.

Avuga ko yagiye gukina izi filie kuko yashakaga kuba umuntu uzwi cyane nk’abandi bakobwa yajyaga abona ku ma televiziyo. Hagati y’umwaka wa 2001 na 2006 yagaragaye muri filime z’urukozasoni 50 atangiza n’urubuga rwa internet rwe anyuzaho izi filime.

Umunsi umwe aza gupfukama abwira Imana ati “Mana niba uriho bimbwire. Ndagucyeneye. Menye ko ibyo bavuga ko uri urukundo ari ukuri. Ndagucyeneye cyanemu buzima bwanjye.” Yaje guhura n’uwakoranaga n’inshutiye baraganira amubaza niba azi Yesu, amubwira ko ariwe gisubizo cy’amasengesho ye.

Baje guhura barasengana, afata icyemezo cyo kureka ingeso zose mbi yari yarinjiyemo atangira gusengera mu itorero ryari hafi nyuma aza kubona umugabo muri iryo torero ai we babana, ahita atangira kugenda atanga ubuhamya kugirango afashe abakiri mu ngeso nk’izo yari arimo abereke ko Yesu ahindura icyerekezo cy’ubuzima.

Brittni yakuriye mu muryango utaramwitagaho, ababyeyi be bakundaga kumubwira ko batamushaka ko icyari kubabera cyiza ni uko atari kuba yaravutse akurana igikomere gikomeye kumutima.

Ku myaka 16 yatangiye gukunda kwinezeza mu busambanyi, ku myaka 18 atangira gukina filime z’urukozasonu(porno) ashaka kuba umusitari ku buryo abantu bose bazamumenya.

Byatumye atangira kwiyahuza ibiyobyabwenge birimo cocaine, oxycodone na vicodine, imyaka 7 yamaze yamubereye imyaka mibi cyane mu buzima bwe.
Ku myaka 21 yari amaze kuba umukire cyane kuko yari amaze kugira miriyoni 3 z’madorali y’Amerika. Ariko nubwo yari afite amafararanga yahoranaga agahinda no kwigunga ku buryo bukabije rimwe na rimwe agashaka kwiyahura.

Umunsi umwe yashatse kwiyahura agiye kubikora yumva ijwi rimuhamagara rimubwira ngo cana itara ushyire n’ibyo ufite hasi. Iyo Imana itavugana nawe aba yarahise apfa.
Yakomeje gukina izi filime ariko nyuma y’imyaka 3 yongera kumva rya jwi rimuhamagara ahita afata Bibiliya arasoma.

Akiyibumbura ahita asoma Ibyahishuwe: 2:20 “Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugirango zisambane kandi zirye n’intonorano.” Amarira ahita ashoka atangira gusaba Imana imbabazi avuga ngo burya n’ibi nakoraga imyaka yose kuko yumvise ari we Ijambo ry’Imana ryavugaga.

Yaje kureka izi ngeso mbi arihana yakira agakiza aza kubona akazi mu ruganda rukora imyenda. Nyuma yaje gushakana na pasiteri atangiza umuryango w’ivugabutumwa kugirango afashe urubyiruko kwirinda izi ngeso z’ubusambanyi.

Infochretienne.com
[email protected],org

Crystal Bassette wamenyekanye cyane muri filime yitwa N. Hilton ni umuntu uzwi cyane mu gukina filime z’urukozasoni. Yagaragaye muri filime zirenga 100. Yatangiye kuzikina ku myaka 21. Ubu yakiriye agakiza asigaye ari pasiteri nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Mail.

Avuga ko iyo atekereje ubuzima bwe mbere yo guhura na Yesu asanga nta kintu na kimwe yicuza kubwo kwakira Yesu kuko Yesu yahinduye ubuzima bwe, kandi Imana yakoze ibikomeye kugirango abe uwo ariwe uyu munsi.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yamubwiye ko umunsi wa mbere akina izi filime yamaze umwanya urenga amasaha 2 yicaye mu bwogero arira yibaza ibigiye kumubaho nyuma yo gukina izi filime agaragara mu bikorwa bibi nk’ibi, amara ukwezi atarabasha kwiyakira.

Nyuma yaje kwemerako izi filime zishyirwa ahagaragara, atangira gufata imiti igabanya ububabare no kwiyahuza ibiyobyabwenge kugirango yiyibagize umubabaro yahuraga nawo. Crystal agaragaza ko byamufashije kwinjiza amafaranga menshi kuko yinjizaga arenga 300.000$ buri mwaka. Atangira kuba igikoresho gikoresha mu gushaka amafaranga bitangira kumubabaza kubona uburyo akoreshwa nk’igikoresho adahabwa agaciro n’abantu.

Nyuma y’imyaka irenga 10 akora ibyo bikorwa Imana yaje kumubohora mu mwaka wa 2014, ubuzima bwe burahinduka. Yakiriye Yesu nyuma yo gukora impanuka y’imodoka ikomeye, ikamusiga akomeretse cyane, ahita afata umwanzuro wo kujya yitabira amateraniro ya gikiristu. Nyuma yo kumva Ijambo ry’Imana yafashe umwanzuro wo kwegurira Yesu ubuzima bwe bwose arapfuka asaba Imana ko yamubohora ingoyi zose zari zimuboshye.

Atangira gukoresha umwanya we ashaka Imana none asigaye ari pasiteri we n’umugabo we David kandi ntabwo bimutera isoni gutanga ubuhamya bwe, uburyo Imana yahinduye ubuzima bwe imukuye mu ngeso mbi zo gukina filime z’urukozasoni.

chretien.news

Nkuko dusanzwe tubagezaho ubuhamya bw’abantu batandukanye Imana yagiye igirira neza barimo abo yahaye ubuzima, abo yakijije, abo yahaye agakiza, abo yarokoye mu bikomeye, uyu munsi turabagezaho igice cya mbere cy’ubuzima bubi Tabie MUKANDEKEZI yanyuzemo nkuko abyivugira mu magambo ye bwite.

Nitwa MUKANDEKEZI Tabie navutse mu mwaka w’1980 mvukira mu karere ka rusizi mu ntara y,uburengerazuba, ubu ni mu murege wa nkaka, namenye ubwenge iwacu dukijijwe ababyeyi basenga, mu bigaragara wari umuryango mugari twavutse turi abana icumi ariko twari tumeze neza nta kibazo twagize kuko twari dukize rwose, navutse nsanga papa ari umucuruzi uzwi cyane, iwacu twari dufite abakozi barenze umwe, mbese twari ba bana bakubitirwa kurya inyama, ndabyibuka twari dufite inzu nziza cyane ifite n’ubusitani abantu bajyaga baza kwifotorezamo twari tuguwe neza, nta buzima bubi twari dufite.

Twakomeje kuba muri ubwo buzima bwiza rero ubwo jenoside irabaye duhita duhungira muri congo ariko duhungana n’ubutunzi papa yari afite, ndabyibuka icyo gihe tugeze muri congo mama yanshyize ahantu ku ruhande anyereka umubare w’amafaranga twari dufite dusanga ni miliyoni eshanu n’igice ariko ubwo hagati aho kuko nta kibazo cy’ubukene twari dufite papa yari amaze gukodesha inzu isobanutse ayikodesha igihe kingana n’umwaka.

Ubwo rero byabaye ngombwa yuko leta y’u Rwanda ivuga ko amafaranga yari ariho agomba guhinduka hakajyaho andi, bene data iryo tangazo ryagiyeho ayo mafaranga tukiyafite tutarayahindura bihita biba ngombwa ko ayo mafaranga angana gutyo ata agaciro, mu byukuri ntago byatworoheye icyo gihe urumva ko kugirango umuntu ahombe milioni eshanu ako kanya byaraduhungabanije ariko kuko papa yari yahunganye indi mari yari ifite agaciro ka miliyoni ebyiri, yatubwiye ko nta kibazo, ariko Imana yo yari yaduteguriye ishuri risobanutse tugiye kwiga.

Hashize nk’ukwezi turi muri congo, hagwa imvura nyinshi cyane ku buryo bukomeye umuvu uratemba cyane maze Imana iwuyobora mu nzu yari irunzemo ya mari ya papa maze ibintu byose twari dutezeho amakiriro bigenda tubireba habe n’umwenda n’umwe twakuyemo, ubwo ubuzima bubi buba butangiye gukomanga papa yibaza ukuntu azatunga abana icumi n’umugore kandi nta cyo kubatunga afite ariko hari moto yariyarazanye kugirango ajye ayitemberaho ubwo nayo aba arayigurishije agirango arebe ko udufaranga twavamo yaducuruzamo ikintu tukabyara utundi
Agizengo ajye gucuruza umumama umwe wo muri congo wari inshuti ye aramubwira ati nucururiza inaha utari uwaho bazakwica icyiza nuko wazana ayo mafaranga nkayagucururiza muri tanzaniya nkajya nkuzanira ibyo kurya, papa arabyumva abyakira neza, aba arayamuhaye yose uko yakabaye, ubwo uwo mumama acuruza inshuro imwe atuzanira ibyo kurya asubiyeyo bwa kabiri agaruka atuzaniye inkuru mbi ivuga ko ubwato bwavaga tanzaniya bwarohamye na bya bicuruzwa byose bigenderamo ubwo bwa buzima bubi buba burinjiye ababyeyi batangira gushaka ukuntu twajya mu nkambi tukajya kubaho nk’izindi mpunzi zose.

Ndagirango mbabwire ko bitari byoroshye kwinjira muri ubwo buzima bubi bw’ubuhunzi nk’abana twakubitirwaga kurya kugirango tujye kurwanira ibigori n’ibindi ntago byari byoroshye pe, nihuse intambara irangiye byabaye ngombwa ko duhunguka ariko urumva nk’abantu twahunze twubashywe cyane, dusobanutse papa yari umuntu ukomeye, tugaruka ubuzima bumeze butyo, mu byukuri cyari igisebo ku muryango wose ariko turabyemera nta kundi ariko wari umugambi w’Imana kuko hari ahantu yashakaga kudukura n’aho yashakaga kutugeza.

Twageze mu Rwanda rero abaturanyi baradufasha rwose ariko igihe kigeze bya bindi baduhaye birashira biba ngombwa yuko twinjira mu buzima bwo guhinga tutarigeze duhinga, ndibuka ko umunsi wa mbere tujya mu murima twabonaga abantu badutambutseho turi guhinga mbese tukabona ni nk’icyaha turi gukora tukarambika amasuka hasi tukirukanka tukajya kwihisha bigeze aho mama aratubwira ati rero mwa bana mwe nimushaka mukomeze isuka mwinjire muri ubu buzima, ubwo yahise atwigisha guhinga neza atwigisha ukuntu umuntu ataribata aho amaze guhinga, ukuntu umuntu akuramo ibyatsi, ubwo umunsi wa mbere twirirwa gutyo buracya dusubira mu murima ubwo intoki zabaye amabavu, ibisebe, ariko ukwezi kwashize turi abahanga mu guhinga ya miteto yose yarashize kuko saa kumi n’imwe twabaga tugeze mu murima, tukavamo saa kumi z’umugoroba.

Muri ubwo buzima bumeze gutyo nibwo Imana yagiye ikangura ibitekerezo byanjye, ndicara ndatekereza nti ese mana ubu buzima busharira gutya nzabubamo kugeza ryari? Icyo gihe nari maze kugira imyaka 17, ubwo nibwo nijiye mu gusenga Imana ntarinzi uko basenga, sinari nzi n’uko umuntu agira icyifuzo akajya kubwira Imana nubwo ababyeyi bo bari bakijijwe, ubwo rero ntangiye gushaka Imana no gusenga irambwira ngo nzakugirira neza ariko nareba nkabona ntaho bizava kuko ibyo nari niringiye nta byari bikiriho gusa icyifuzo cyanjye cyari ukwishakira umugabo ubundi akajya angirira impuhwe simpinge buri munsi ariko Imana igakomeza imbwira ko izangirira neza kuko yari ibizi, ubwo buzima rero twabubayemo igihe kingana n’imyaka ine duhinga buri munsi, kurya ari intambara, kwambara ari uko ariko Imana igakomeza kumbwira ko izangirira neza.

Ubwo naje guhura n’umwana w’umukobwa twari mu kigero kimwe tuba inshuti cyane turisungana tukajya tunasengana igihe kiragera papa we aza kubona akazi amubwira gusubira ku ishuri maze uwo mwana arambwira ati sinagusiga ati ahubwo genda ushake ishuri najye nzagufasha mu mafaranga make papa azajya ampa, ubwo ndabyumva ariko sinabishyikira ariko ngeze aho ndabyumva ishuri turarishaka turibona hamwe ariko icyo gihe byasabaga ko dukora ikizami kuko leta yari yatangaje ko abantu batize mbere y’intambara mu Rwanda bagomba gukora ibizami kugirango bahabwe ishuri, ubwo biba ibibazo ariko mbwira uwo mwana nti genda wiyigire njye kwiga si ibyanjye, ubwo abandi bose bajya gukora ikizamini njyewe nibereye mu rugo kuko sinari narize mu Rwanda kuko sinari nzi programme yo mu Rwanda uko iteye, ubwo igihe cyo kumanika abakoze ibizami kigeze nsanga ndi kuri liste y’abatsinze kandi ntarakoze ikizami, iyi Mana iteye ubwoba.

Ubwo mbona umwanya wo kwiga kandi nta bushobozi bwo kwiga nari mfite na wa mwana aho yatekerezaga amafaranga arayabura ubwo nibaza ukuntu biri bugenze biranshobera, ariko ndyamye numva umutima umpase kuzinduka mu gitondo nkajya kureba umuntu twasenganaga akamfasha, ubwo narabyutse njya kumureba mubwira ikibazo mfite maze anyemerera kumfasha ndetse ahita abishyira mu bikorwa nkuko yabibwiye gusa yamfashije igihembwe kimwe gusa indi myaka yose nayize bingoye cyane ku buryo hari igihe najyaga mu rugo bakajya mu murima bagakura ibijumba bagatema ibitoki bakagurisha bagasigara nta kintu bafite ariko nkiga,……….
Ubutaha tuzabagezaho igice cya kabiri kirimo uko Imana yaje kumugirira neza

Ubwo rero amashuri yisumbuye ndayiga ariko nyiga mu buryo bungoye ariko Imana iramfasha niga neza, ngeze mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye nibwo nahize umuhigo mbwira Imana nti numfasha nkabona diploma nzagushima binyuze mu ndirimbo, mbese nzajya nkuririmbira ahantu hose, ubwo rero Imana yarabikoze ndatsinda ariko rwose numva ndanyuzwe kuko numvaga ko icyo Imana yagombaga gukora yari ibirangije mbese numvaga kio urwego rwanjye rufatika rw’amashuri ari urwo, numvaga ay’isumbuye ahagije kuri njye, nkumva umutima wanjye uranezerewe.

Ubwo rero nyuma yaho Imana yakomeje kumbwira ko nzakomeza amashuri kandi ko, nyuma y’amezi abiri nahise njya muri kaminuza mbona umuntu unyishyurira ndiga ariko niga mu bibazo bikomeye kandi bikomeye cyane kuruta ibyo nahuye na byo mu mashuri yisumbuye, kuko nagiye kwiga ngiye kurihirwa n’umushinga ariko ntiwaturihiye n’umwaka n’umwe bihita biba ngombwa yuko uwo mwaka itaturihiye banavuga ngo n’uwabona ubushobozi bwo kwirihira ntiyakwiga atarishyura wa mwaka umushinga utarishye, mu byukuri ntago byari byoroshye na gato kuko byasabaga ko nirihira kandi nta bushobozi mfite, ubwo byabaye ngombwa ko musaza wanjye andihira umwaka wa kabiri ngeze mu wa gatatu ahita ahura n’ikibazo gikomeye bituma kundihira bihagarara kandi ndi kwiga mu ishuri ryigenga, ngomba kwishyura aho kuba, ibikoresho n’ibindi byose ni njye byarebaga kuko mu rugo nta cyari cyarahindutse mpita mfata umwanzuro wo kuzinga valise nkataha ariko nanone mpita numva ko hari n’izindi nzira Imana yacamo.

Mpita mpamagara abantu bose tuziranye, uwo nzi wese mugeraho, baraterateranya mbona Imana iramfashije umwaka wa gatatu ndawurangiza mfata umwaka wa kane na wo nywiga muri ubwo buzima butoroshye, nandika igitabo gutyo, ngiomba no kwirihira icumbi ndetse na minerval ariko Imana iramfasha ndarangiza neza nk’abandi ndambara ngira ibirori byiza numva umutima wanjye urishimye mpita mpimba indirimbo ivuga ngo Ijoro ry’ihumure kuko nari narirutse imisozi nsenga amasengesho y’uburyo bwose nsaba Imana ngo intabare.

Nyuma yo kurangiza amashuri rero, ubu ndakora umurimo w’Imana ndi umuvugabutumwa mu ndirimbo, ndubatse mfite umugabo n’abana, muri make ndashima Imana ntako itagize, nagiye nyibona kandi n’ubu ngenda mbona ukuboko kwayo kwiza.

Ubu ni ubuhamya bw’umugabo wahoze ari mayibobo yo ku rwego rwo hejuru ariko ubu arahamya ko yakiriye yesu nk’umwami n’umukiza we, ubu akaba ari umuvugabutumwa bwiza
Aha aratangira ubuhamya bwe agira ati:

“Nitwa NZIRORERA Samuel navutse mu mwaka w’1988, mvukira mu karere ka bugesera, muri mwogo ariko nta gihe twahamaze kuko twahise twimukira samuduha
Mu myizerere y’umuryango wanjye ntago bari bakijijwe kuko nakuze mbona banywa inzoga, papa akajya ahora akubita mama mbese nta gakiza kabaga iwacu.

Ubwo twabayeho muri ubwo buzima navuga ko bwari bubi, igihe kigeze papa aza gupfa duhita twimukira samuduha ndobuka ko icyo gihe nari mfite imyaka 18 ariko sinari nzi Imana, ubwo mama nawe yakomeje kunywa inzoga n’itabi ariko ubwo muri iyo myaka mama ntiyavugaga ngo tumwumve kuko hagati aho naje kuva mu ishuri ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, mpita ntangira kwinjira mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, itabi, urumogi, kanyaga, inzoga mbega ndagenda ndangirika bikomeye,

Icyo gihe ndabyibuka nari meze nk’ikihebe nanira umubyeyi neza neza, ndibuka igihe kimwe mama yigeze guteka inyama ziryoshye rwose arangije ashyiraho amazi y’ubugari hahita haza abashyitsi ariko basanga ndi gutekera itabi ry’urumogi ubwo mama ansiga aho arambwira ati ucanire ayo mazi nashya usonge ubugari, ubwo natangiye kwarika ndangiza kwarika ubugari nabwo bwashize na za nyama byose ndabimara birashira abandi baraburara.

Ibyo nakoze byo ni byinshi kuko nibye za essence mu ma taxi nkajya kunywa, imyaka mu mirima y’abandi narayibaga, nari narabaye mayibobo yujuje ibyangombwa pe kuko iyo ibigori byabaga byeze, nitwe twabaga aba mbere bo kubisarura, nagiranga imbaraga nyinshi cyane nabaga nuzuye imbaraga z’abadayimoni iyo nabaga maze kunywa urumogi.

Bimwe mu bintu nakoze nkinywa urumogi ni byinshi ariko ndibuka igihe kimwe nagiye ahantu ku ga centre naka ubunyobwa ndarya ndangije sinishyura abasore batanu baza kunkubita ariko ndabaganza ubunyobwa ndabumena, amagi ndayamena ariko icyo gihe Imana yararahankuye kuko bari no kumfunga, ikindi gihe kimwe twafashe akabido ka essence tujya guhakura ubuki ahantu mu ifamu hari hari inzuki zaritsemo, tujyana ibirere dutwika za nzuki kumbiiruhande rwaho hari umwobo w’inzoka noneho turatwika inzuki zivamo dutangira gucukura ubwo inzoka na yo yari yarakaye cyane kuko nagiye kumva numva akantu karasifuye mpindukiye numva utuntu tumeze nk’amazi tunguye mu maso ariko ubwo ni ya nzoka yari inciriye sinabimenya.

Za nzuki nazo zitangira kundya cyane, ubwo inzoka nayo yanciriye abo twari kumwe bakambwira ko ari inzoka yo mu nda inciriye ariko njyewe nkabona bikabije cyane, bene data aho hantu nari mpapfiriye burundu ariko Imana irantabara mbona baranjyanye barangomboza ndakira, ikindi gihe nacyo nanyweye itabi ryinshi ndangije mfata igare ndarinyonga cyane mu gihe ngiye kudepasa imodoka mfata feri y’imbere igare rirankaraga rinkubita hasi abantu bariyamira ngo ndapfuye ariko Imana yaratabaye aho hantu nari mpfuye.

Ndagirango mbwire abantu ko muri ubwo buzima bw’ubupagani nabayemo nahuriyemo n’inzara ikomeye, mu rugo nta cyo kurya, ubuzima burambabaza cyane bikabije.

Igihe cyarageze nkajya numva indirimbo z’Imana nkumva nkunze Imana ariko gukizwa bikananira, igihe kimwe rero njya gusenga bahamagara abihana nanjye ndagenda ndihana, mu byukuri kimwe mu byaha bikomeye najyaga nkora harimo icyaha cyo kwikinisha cyari cyarananiye burundu, mu byukuri sinanjyaga nsambana ariko narikinishaga biteye ubwoba, nyuma yo kwihana nkatura nahise nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, kuva ubwo ntangira gusenga Imana, itangira kumbwira ko izankorera ubukwe bwiza.

Abantu benshi bajyabibaza niba umuntu wabayeho muri ubwo buzima ajya avamo umukristo muzima ariko ukuri mfite nuko nakijijwe rwose kuko nkimara gukizwa Imana yampinduriye inshuti, mu muryango barabimenya, mama wanjye anezezwa no kubona dukijijwe,ubwo nahise ntangira gukora akazi ko gukora ama jardins ntangira kubona amafaranga gutyo.

Mu byukuri iyo namaraga kunywa urumogi numvaga mfite amahoro ariko ayo nabonye maze gukizwa aratandukanye cyane ni yayandi atemba nk’uruzi, yayandi umuntu abona atabanje kunywa ibiyobyabwenge, Imana yaje kungirira neza rero impa kwambara neza, irangije inyubakira urugo rwiza ndetse iduha n’umwana mwiza w’umukobwa ubu turashima Imana.”
Amen.

Liliane [email protected]

NIYIBIZI Yves ni umukristo mu itorero rya ADEPR umudugudu wa karambo, akaba n’umuvugabutumwa bwiza, aha agiye kutubwira ukuntu Imana yamurokoye ikamukura mu byaha birimo ubujura, ubusinzi, no kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye byari byaramubase

Nitwa NIYIBIZI Yves, navutse mu mwaka w’1987,mvukira mu muryango udakennye kuko papa yari umwarimu mu mashuri yisumbuye, nakuze mbona umuryango wanjye usengera muri catholique, mbyiruka ndi umwana ushabutse cyane ufite amatsiko menshi, mu byukuri twarasengaga ariko tugasengera mu idini kuko burya idini ntirihindura umuntu, nkimara kumenya ubwenge, ku myaka cumi n’ine (14) gusa nasanze nywa itabi, na papa yararinywaga kugeza uyu munsi aracyarinywa, muri make navuga ko navutse mu maraso anywa itabi, ni ukuvuga ko niga mu mashuri yisumbuye nigishaga abandi bana kunywa itabi ndangiza ayo mashuri ngeze ku rwego rwo kunywa urumogi.

Kuva icyo gihe nibwo natangiye ubuzima bw’uburushyi buturutse ku byaha kuko ndibuka ko nkiri mu mashuri yisumbuye ahitwa I kansi najyaga nsimbuka ikigo nkajya gushaka itabi hanze,ngera ku rugero rwo kunywa amapaki y’itabi ane,nkomeza kuba muri ubwo burushyi igihe kitari gito, ndibuka ko hari igiheabayobozi b’ikigo bamfashe nywa itabi bantuma umubyeyi ndataha nzana papa maze mu gihe tugitegereje abayobozi hanze papa ararambirwa aragenda yiyicarira munsi y’igiti aho ku ishuri atangira kwinywera itabi, ubwo baraje barambaza bati uriya ni so uri kunywa itabi? Ndavuga nti ni we, abayobozi bahita bambwira bati igire mu ishuri nta kindi twarenzaho

Nkirangiza secondaire natangiye kunywa urumogi ariko noneho nkumva nirwo ruryoshye kubi ndarunywa ndongera ndarunywa ku buryo nafunzwe inshuro zigera muri eshatu nzira itabi n’ubusinzi, ubu mfite n’ikibazo gikomeye mu myanya y’ubuhumekero kubera itabi n’ubusinzi ubu iwacu ku karambo abantu baho baranzi ndi mubi cyane, ubwo nagiye kwiga kaminuza ariko kuko ingeso zanjye zari zimaze kwiyongera, kwiga byarananiye, ishuri ndivamo gutyo, nigira gushaka akazi ndakabona mpembwa n’amafaranga menshi ariko kubera itabi n’inzoga nahoraga mu madeni kuko nashoboraga kunywera umushahara w’amezi atatu mu kwezi kumwe gusa, akazi nkavamo ntangira kwiba.

Ntangira kwiba natangiriye kwiba amatelefone, icyo gihe twajyaga mu makwe atandukanye tukagenda nk’abatashye ubukwe maze si ukwiba amatelefone tukiva inyuma,kuko nibura mu cyumweru iyo nabaga nakennye nabaga mfite nibura telephone imwe nibye, si ibyo gusa rero kuko twajyaga twinjira no mu mazu y’abantu mu gihe cya saa kumi n’imwe, icyo gihe nibwo abantu bajya mu bwiherero kandi bagatindamo cyane, uwo mwanya rero niwo twabonaga tukabisikana na nyir’inzu agiye mu bwiherero tugahita twinjira mu nzu mu gihe wa wundi ari hanze tukinjira tugafata ibyo dushaka tukigendera.

Noneho kubera ukuntu nari narize sports nyinshi mu gatenga kwa charilos aba polisi baramfataga nkasimbuka pandagare nkiruka nkabacika, buriya ndi mu bantu batumye polisi idushyiraho amapingu kubera ukuntu twasimbukaga imodoka tukiruka, ubwo nakomeje kwiba cyane ndibuka ikindi gihe kimwe nanyuze ahantu mu ma saa sita n’igice ndebye ku idirishya mbona sentetizeri ndikomereza, ngarutse ndongera ndayihasanga mpita nyifata nyishyira mu gikapu cyayo cyari aho ndigendera njya kuyibitsa mugenzi wanjye ubundi nyishakira umu kiriya( client) ariko wa kure.

Maze kubona umuntu w’igisenyi wari ugiye kuyigura ahamagara umwe muri babandi babuze sente yabo aramubwira ati ngiye kugura sente yakoze ngwino undebere uko imeze, mugihe ngiye kureba wa wundi uvuye igisenyi mpahurira n’undi unzi baba baramfashe ndafungwa ariko sente yo irabura kuko uwo nayibikije ngo na we bayimwibye biba ngombwa ko mu rugo ari bo bayishyura.

Igihe kimwe rero ndi mu nzira nitambukira nagiye gushaka umucuti wanjye ngezeyo bambwira ko ari mu rusengero ku karambo ndagenda ndwana n’umutima ngo ninjire ariko ndinjira nicara inyuma, kubera ukuntu abantu benshi bari banzi rero buri wese yibazaga ukuntu ngeze mu rusengero, ubwo umudiyakoni umwe wari unzi ambaza ikingeza mubwira ko hari umuntu nje kureba arangije arambwira ati ntugenda tutagusengeye ubwo aramfata anjyana imbere baransengera ngiye kumva numva isoko y’amarira iturutse mu maso yanjye ndarira cyaneeeeeee ariko mu gihe bari kunsengera umwe ajya mu mwuka arambwira ngo Imana niyo yakurinze ya masasu abiri uri ku ishuri, mpita ngira ubwoba kuko nkiri mu ishuri nigeze gusimbuka ikigo mvuye kunywa urumogi hanze umusirikare warindaga ikigo cyacu andasa amasasu abiri ariko ntiyamfata.

Ubwo rero nibajije ukuntu uwo muntu amenye ibyanjye ndikanga ngira ubwoba ariko kandi numva ntangiye guhinduka, umutima wanjye urakinguka, numva ncitse intege, ariko numva ndanezerewe, kuva icyo gihe rero nahise ndeka inzoga n’urumogi ariko itabi ryo riranga neza kugeza ubwo baje kunkoresha amasengesho y’iminsi itatu nyuma yayo ndeka itabi neza ariko nkagerageza kwirinda abantu banywa itabi, kuva icyo gihe mpita nkizwa, ndabatizwa ubu maze imyaka itandatu nkijijwe kandi nkomeje urugendo rujya mu ijuru.

Ndagirango mbwire umuntu ukibaswe n’ibiyobyabwenge ko uwo ari umuruho ukomeye cyane ngwino kuri Yesu niho hari amahoro yuzuye ubu ndashima Imana ko mu Magana y’abanyabyaha Yesu yantoranije ngo mbe inshuti ye maze akampa agakiza ku buntu.

Nawe numusanga arakuruhura

Amen.

Liliane [email protected]

Nitwa NSENGIYUMVA Savier, ubuhamya bwanjye ni burebure cyane sinabona aho mbuhera kuko njyewe nagiye ikuzima satani ndamubona ndetse ngirana na we ikiganiro, nageze aho mira inzoka ebyiri nzima, nywa igikombe cy’amaraso ngirana isezerano rikomeye na satani, sinzi aho nahera mvuga kuko nakoreye satani igihe kitari gito, nigaraguye mu byaha imyaka myinshi, sinzi uko nabivuga ariko reka mvuge gato ku gice cya nyuma cy’ubuhamya bwanjye, maze kwakira Yesu.

Iwacu aho mvuka kugeza ubu baracyakoresha imbaraga z’imyuka mibi ku buryo nkimara gukizwa nkatanga ubuhamya mu nzu y’Imana mvuga aho Imana yankuye nyuma y’imyaka icumi mba mu mwijima, satani akunze kuntera cyane ku buryo bampiga uko bwije n’uko bucyeye, rero ubu tuvugana bamaze kumpindurira umwana umusazi, ngenda mpura n’impanuka zitandukanye, ni byinshi ariko Imana igenda indinda.

Maze kwakira agakiza rero za nzoka zimaze kumvamo, navuye ku biro 110 ngera ku biro 40 ntangirana ubuzima bubi, amafaranga amze gushira, ibipangu nari mfite biragenda, imodoka zirashira, mb a mu buzima bubi ntigeze kubaho, mbubamo imyaka irindwi ndi umutindi nyakujya , ndabyibuka ko ari njyewe umurenge nari ntuyemo wajyaga uha imfashanyo bwa mbere hariya mu gashyekero, ndashimira leta n’abaturage baritanze muri iyo myaka yose.

Ibi byashatse kunca integer cyane nkumva ubuzima bwanjye burarangiye ariko natekereza gusubira kwa satani nkababwa, nkomeza kwegera Imana , ubwo njye n’umugore twakomeje kuba muri ubwo buzima ku buryo twasigaye turyama hasi tukiyorosa igitenge turahangayika cyane kugeza aho duhuye n’ikigeragezo cyo gupfusha umwana kubera inzara, umwana araducika neza turamuhamba, uwa kabiri we ntiuyigeze avuka ahubwo yapfiriye mu nda kubera kubura intungamubiri, dukomeza kuba mu buzima bubi ariko Imana ikomeza kutuba hafi, gusa nari umwe mu bantu batakigira ijambo mu gace nari ntuyemo, nakoze imirimo itandukanye y’ubuyede, ubukarani, ubufundi.

Icyo gihe imiryango yari yaranyanze burundu, ariko abandi bantu bakomeza kutuba hafi, nyuma y’igihe kinini duteseka cyane rero Imana yaje kudutabarira ku mafaranga 1700, icyo gihe hari mu mwaka wa 2006,umuturanyi umwe ni we wayampaye amafaranga20000 nishyura inzu ya 5000 nishyura n’andi madeni nari mfite,nsigarana amafaranga 1700 ari nayo Imana yaje kuntabariramo, ubwo ijwi ry’Imana ryaramanutse rirambwira ngo tangira ucuruze kuko nguhaye umugisha.

Ubwo rero nagiye ku muturanyi wari ufite inzu ikodeshwa ariko imaze igihe idakora musaba ko yayimpa nkayikoreramo ubucuruzi, arayimpa ariko ansaba kumuha amafaranga 30000 by’ubukode by’amezi atatu kandi njyewe mfite 1700 ku mufuka, ubwo ndamwinginga inzu ayintiza ibyumweru bibiri gusa, ijwi ry’Imana rirambwira ngo njye kugura ibiro bibiri by’ibishyimbo, inusu y’ifarini, inusu y’isukari, utuvuta duke mpite nandika icyapa ku muryango ngo hano ducuruza ibishyimbo bitetse n’icyayi na capati
Ibi bishyimbo bitetse Imana yabimpereyemo umugisha ku buryo ari njye watangije umushinga wo kubigurisha bitetse , byarampiriye cyane abantu batangira kubigura bivuye inyuma nanjye, icyo gihe napimaga ibishyimbo, umugore agapima, umwana agapima, imigongo ikaruha tugeza n’aho dushyiraho abakozi bo gupima ibishyimbo, Imana iragenda itanga umugisha kugeza aho twapimaga ibiro mirongo itanu by’ibishyimbpo ku munsi, Imana irakingura tugubwa neza tugera ku bihumbi 700000, ndagenda ngura ibishyimbo mu ntara ndabihunika, bimaze guhenda ndongera ndagurisha ngera kuri miliyoni yose, ubwo abantu batangira kunyibazaho bibaza ukuntu ibishyimbo binkijije, abayobozi baransura baranshima ntangira kwambara, kurya, kugira ijambo n’ibindi.

Ubwo Imana yaje kunsanga irambwira ngo nshake ikintu kizatuma nzapfa ntongeye gusonza, narayegereye rero ndasenga impa isambu nziza kandi nini cyane, ubu nguwe neza cyane Imana yaraduteturuye rwose, ubu ndashima Imana yanjye yankuye mu bubata bwa satani nari mboshye rwose ariko ubu ndashima kristo.

Liliane [email protected]

Ubuhamya ku gakiza

Nitwa NGENDAHAYO Bernard navukiye mu ntara y’uburengerazuba hafi ya congo y’amajyepfo, nize amashuri abanza ariko nyuma nza guhabwa amahugurwa mu ijambo ry’Imana ndetse niga n’ishuri ry’iyobokamana rya theologie mu gihe kingana n’imyaka itatu, ubu ndi evangeliste volontaire n’umuririmbyi muri korari

Uko nakiriye Agakiza

Ubwo igihe cyaje kugera mva iwacu mu cyaro nza mu mujyi gushaka imibereho ariko nari umukristo mu idini gatulika kuko ari ho nabonaga ababyeyi basengera, bari baratoje kubaha Imana naranabwiwe ko habaho ijuru ku bakiranutsi n’umuriro ku banyabyaha batabisabiye imbabazi, ngeze mu mujyi wa Kigali rero ntago nitwaye neza ahubwo nahagiriye ibyago bikomeye nkora ibyaha byinshi kandi bitandukanye nkabyicuza kuko ari byo nari naratojwe ariko ejo nkabisubiramo nkumva ubuzima ari ubwo.

Igihe kimwe naje kugirirwa ubuntu n’Imana mpura n’umuntu uzi iby’agakiza aza kumperekeza mu kiliziya ubundi ansaba ko nazamubera umushyitsi nanjye, narabikoze mbikora inshuro irenze imwe, umugoroba umwe ntazibagirwa nibwobasomye ijambo ry’Imana riri mu rwandiko pawulo yandikiye abagalatiya 5:19 havuga imirimo ya kamere, nahise numva ari njyewe babwiye neza neza mpita numva ijwi bwa mbere mu buzima bwanjye rimbwira ngo biriya byaha urabikora kandi ntuzajya mu ijuru nkuko ujya ubyifuza.

Ubwo nahise mbwira iryo jwi nti mbabarira sinzongera, mpita njya gupfukama baransengera, nkingura umutima wanjye umwami w’amahoro awinjiramo, mu byukuri nta mahoro nagiraga kuko kugirango nyabone byansabaga kunywa urumogi rwinshi ariko ijambo ry’Imana riravuga ngo nta mahoro y’umunyabyaha, ayo mahoro sinari kuyabonera mu rumogi kuko rimwe na rimwe najyaga numva ijwi rimbwira ngo njye kwiyahura, kuva uwo munsi nabonye amahoro atemba nk’uruzi ntangira gusoma bibiliya no gusenga, ntangazwa cyane no kuba numva mfite umutekano ntigeze ngira
Ntangira kujya numva ijwi ry’Imana ringaniriza, njye nibwiraga ko nta mukristo wumva radio kubera ijwi ry’Imana ariko nza kumenya ko no kumva radio nta kibazo, ubu nguwe neza ku bwo gutunga kristo.

uko nakize indwara

nubwo nakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye ariko nari mfite indwara ebyiri zari zaranzahaje ku buryo bukomeye zirimo igifu n’umutwe, mu mutwe hajyaga hakamo umuriro ugurumana ku buryo nahoranaga agatambaro gatose kugirango ngabanye uwo muriro, mu gifu naho byari uko, muri make nari ndushye ntaho ntari narageze nivuza ariko byaranze, ubwo naje gusanga abakozi b’Imana baransengera ndakira, ubu mhashize imyaka 40 ntarwara umutwe.

naje kongera kugira uburwayi bw’ umwijima buranzengereza ariko Imana yankijije nta muti nyweye, indwara nakize zo ni nyinshi kuko Imanaa yankijije malaria inhuro ntabasha kubara, Imana ni muganga wacu, ni data wa twese mwiza, igiti cy’inganzamarumbo, isambu itarumba, ni ubwugamo bw’umugaru, ni umutware mwiza kandi abagaragu be ntajya abatwaza igitugu cyangwa se ngo abakoreshe iby’uburetwa ahubwo yaduteguriye ubugingo ngo aho ari natwe tuzabeyo, umuntu umuhungiyeho aba amahoro masa.

Nyuma yaho naje gukomeza kugira inyota yo gusenga ndetse no gusoma ijambo ry’Imana, ngahora nsaba Imana ngo izanyuzuze umwuka wera, nariyirije nsenga amasengesho y’uburyo bwose nza guhabwa umwuka wera ubu turagendana ntidusuigana, uyu mwuka kandi ni we umbuza gukora icyaha ndetse n’iyo natandukiriye ni we unyemeza iby’ibyaha byanjye nkihana.

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko Bernard yamaze iminsi mirongo ine n’itanu(45) atarya……………

Liliane [email protected]

Nitwa Pasteur MUGABO Alexis, navukiye mu muryango wifashije, nkura mbona bafite uburyo, twari umuryango ukomeye cyane, nkura nsanga turi abana icumi ari njyewe muhererezi, noneho ntangira gukunda amafaranga nkiri muto kuko iwacu bari bayafite, aho nyabonye nkayafata ntibambuze kuko nari bucura kandi nari nkunzwe cyane, urumva nawe umwana muto aba akunzwe n’ababyeyi cyane, ayo mafaranga rero narayafataga nkayajyana mu byaha byinshi birimo n’iby’ubusambanyi kuko ninjiye mu byaha nkiri muto ,naragiye ndasambana ariko nari mfite inyota yo kugirango mbone uburuhukiro nubwo nari ntarabubona.

Mu myaka 15 nari mfite ibyaha bitatu byari byarambase ku buryo bukomeye birimo icyaha cy’ubwibone kuko nabonaga ababyeyi banjye bakomeye ndetse na bakuru banjye ari abasore cyane, bikantera ubwibone bukabije, kuko iyo nagendaga mu nzira abantu barakebukaga bakandeba bose, icyaha cya kabiri nari mfite muri iyo myaka ni ubusambanyi, ubu busambanyi bwarambase nsambana n’abana tungana bakiri amasugi, igihe kigeze ntangira kwibaza nti ese ko nasambanye n’abakiri abakobwa uwajya gushakira ku bagore.

Ubwo nagize iryo rari ryo kwifuza gusambana n’abagore, ubwo ntangira gutereta umugore umwe ariko birangira tudasambanye, icyaha cya gatatu nari mfite iwacu bari baranyigishije ikintu kitwa amoko, nar narigishijwe amoko ku buryo nari nzi gutandukanya umuhutu n’umututsi, ibyo byaha kandi nabikoraga ndi umu karisomatike w’imbere cyane ariko ntibimbuze kujya mu byaha nk’ibyo kandi nkiri muto.

Igihe kimwe rero maze kugera mu myaka 17, icyo gihe nari ndangije amashuri abanza , umwami Yesu aza kunshaka njye nari ngiye gushaka abo dukina umupira, nyura ahantu bacanye amashara yaka umuriro mwinshi cyane, nyuze aho hantu umuriro usa n’untwika urankurura ngiye kumva numva ijwi rimbwira ngo hari umuriro uzarya abanzi b’Imana, rirakomeza riti uzi yuko uzaba mu muriro urenze uwonguwo uri kubona?

Ubwo narakomeje njya gukina ariko ngeze aho numva mbuze amahoro ndataha njya kuryama nkomeza kumva mbuze amahoro, nkumva umutima uri kumbwira ngo icyiza ni uko wakizwa ukabona amahoro, ubwo hari mushiki wanjye wari warakijijwe cyane, yagiraga imico myiza, maze kumva ijwi rinsaba gukizwa natekereje kujya gusengera hafi y’iwacu ariko natekereza ko aho hantu hasengeramo abatwa nkumva ncitse integer, iryo joro ryose sinasinziriye rero naraye nicaye bigeze mu ma saa saba nibwo nagiye kureba wa mushiki wanjye mu cyumba mutekerereza ibyambayeho ansaba ko ejo tuzajyana gusenga.

Bwaracyeye turagenda tugezeyo umwigisha yigisha kuri njyewe gusa, yavuga akavuga umusambanyi, umunyamoko, umwibone, sinjye wabonye ahamagara abihana, ndagenda baransengera ndakizwa nizera Yesu nk’umwami n’umukiza, ndagenda nsaba imbabazi ba bakobwa bose nasambanije mbabwira yuko nahindutse, ndokoka gutyo ku myaka 17 gusa.

Nkimara kwakira Yesu icyo gihe hari mu mwaka w’1994 numvise amahoro atashye mu mutima wanjye, ntangira kwishima no guseka,ndahinduka mu buryo bukomeye, ntandukana n’abo twasambanaga ndetse n’abo twagendanaga, y’ibyumweru bibiri nkijijwe rero nibwo Genocide yakorewe abatutsi yahise iba.

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko Pasteur MUGABO Alexis yarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu buryo bukomeye...............

Liliane [email protected]

Genocide yabaye maze ibyumweru bibiri nakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, ntekereza ko kwari ukugirango Imana integure ku byo nari ngiye guhura na byo mu ntambara, ubwo mbere yuko genocide iba , mu bana 9 twavaga indimwe, babiri bari baragiye mu gisirikare,ariko mbere y’aho murabizi ko genocide yateguwe, reo mu rugo nta mahoro yararimo kuko bahoraga baduhigira bavuga ko bazatugirira nabi,

Ubwo indege ya habyarimana imaze guhanuka, mbona amazu atangiye gushya, mbona abantu bamanuka baducaho biruka , batucaho bakatubwira batik o mutaza ngo tugende ko abantu babamaze babica, ubwo twari duturanye n’umugabo ukize cyane, baratubwira bati bamaze kumwica nabi nimuze duhunge, nibwo rero ababyeyi banjye bahise badufata twari dufite n’inka nyinshi tuzizamukana umusozi tuguma aho mu bisi

Abantu bari bavuye ahantu ku gikongoro bazana amakuru baratubwira bati muracyari hano? Batubwira yukoejo bazaza bakagota uyu musozi bagatwara izo nka zanyu namwe bakabatema bakabamara bati none muracyari hano? Bamwe muri twe baragiye hasigara bake nanjye ndimo kuko twangaga gusiga izo nka bucyeye nko mu masaha ya saa mbiri n’igice tubona wa musozi twari turiho urakubise wuzura abantu benshi bambaye ibirere, abambaye ubusa, amacumu, imbwa, induru, umusozi barawugota ubundi batangira kurasa batangira gutemagura abasaza abana bato, noneho twebwe iby’inka turabyibagirwa dutangira gukizwa n’amaguru.

Twarirutse cyane aho iyo mpageze nshima Yesu, ubwo hari izindi nka twari twararagije abantu, mukuru wanjye yari yagiye kuzizana ngo zijye mu zindi, arazizana ahageze asanga ibintu byakomeye mubonera kure mpita muhamagara cyane ndamubwira nti Sangwa banguka dore bagiye kugutema, ubwo byahise birangirira aho
Haciyeho iminsi myinshi mbona ibintu ntagiye kurondora byinshi bibi ubwo aho twahungiye baje kuduha umuceri hashize iminsi itanu uwari burugumesitiri aratubwira ati amahoro arabonetse nimuhumure ariko mu by’ukuri kwari ukuturema agatima kuko ahubwo nibwo byakomeye, mu masaha make tuvuye kuzana inkwi ngo turyetubona igihiriri cy’abantu tutazi aho giturutse kiratugose, mwa bantu mwe bari benshi cyaneeeeeee.

Twagiye kumva twumva amasasu, induru nyinshi, batangira gutemagaura abantu, bamwe mubo twri kumwe bahita bavuga ngo ntago tugomba gupfa gutyo gusa, batangira kurwana ngo ahari twarokoka, babwira abagore natwe abana kubazanira amabuye ubundi abasore n’abagabo bakarwana

Nkiri ahongaho reka mvuge kuri Yesu gato, nabonye Yesu no mu byago ndabyibuka ko nari mbonye urupfu runsatiriye neza kuko nabonye abantu bapfa cyane aho ni naho bahise barasira papa ukuguru guhita gushwanyuka, ubwo nari maze gusenga nshyize ubugingo bwanjye muri Yesu ngiye kumva numva amahoro atemba nk’uruzi , Yesu yampaye amahoro no mu gihe mbona urupfu runsatiriye ndibuka ko hari uwo bahise bakeba ijosi ahongaho rihita rivaho ari iruhande rwanjye.

Twararwanye rero kuva saa tanu kugeza saa kumi baravuga ngo bazagaruka ejo kuko abari basigaye bari bake, baragenda bashorera za nka , ubwo natwe duhita dufata urugendo muri iryo joro twerekeza I Burundi mu ma saa kumi n’imwe, mu gihe tukigenda za terahamwe ziti baraducitse, bamwe muri bo bahita bagaruka baratugota bararasa abandi batemagura, amasasu ari menshi abantu barimo bapfa ubutitsa duhita dufata ingamba zo kwirukanka turatatana tuzamuka umusozi witwa ku bisi bya bunazi, ubwo niko bagenda baturasa ubwo baje kundasa isasu ku kibero.

isasu ryarahinguranije, ahongaho mpabonera Imana ubwo nakomeje kwiruka kuko hari hagishyushye tugeze ku musozi tuhasanga izindi nterahamwe baradutangira batangira gutema, batera amabuye, turimo twirukanka numva umwe muri twe aravuze ngo yoooh ngo disi uyunguyu bamurashe, naho njyewe sinari nabimenye ko bandashe
Ngiye kureba nsanga itako ryose rirasamye aho ryinjiriye ni hanini, aho ryasohokeye ni hanini, amaraso yuzuye, turimo twirukanka umugabo umwe mu baduhigaga afata ikibuye kinini cyanearagitera kiraza kinkubitamu bitugu, mu byukuri ukuntu yariteye n’imbaraga ryari rifite ryari guhita rihuza n’ubutaka ariko ndashima Yesu kuko icyo gihe ntacyo nabaye.

Ubwo twakomeje kwiruka ariko twari tumaze kuba bacye kuko bamwe bagendaga bapfira mu nzira, twagiye kubona tubona abandi batugose, ubwo njye nari nasigaye inyuma gato kubera ko amaraso yari atangiye kunshirana, babandi bose twari kumwe barabatemagura, bangezeho ngo nanjye banteme umuntu yahise anyura aho yirukanka cyane bahita bamukurikira biruka bansiga ahongaho ndagenda nsanga abandi turagenda tugera I Burundi.

Ariko tutaragerayo hagati aho naje guhura n’igikundi cy’abantu bahigaga ndababwira nti mwampaye amazi yo kunywa, umwe muri bo arayanzanira ndanywa akabido k’arindwi ndakamara ndamusdhimira nsanga abandi turakomeza, ndabyibuka twageze mu nzira birankomerana akaguru kari kamaze gushiramo imbaraga noneho tugeze ku mukingo muremure nsanga mukuru wanjye niho ari aranzamura turagenda tugera I Burundi barandoda ndibuka umubabaro mwinshi nahagiriye kuko batudodaga nta n’ikinya baduteye byari bikomeye.

Ubwo rero Genocide irangiye nibwo twahuye n’ibikomere byo mu mutima watekereza gusabana n’umwe mu muryango wakwiciye ukumva ni ikibazo, ntago byari byoroshye ariko njye kuko nari nkijijwe nagerageje kubabarira ariko gacye cyane, gusa mu rugo iyo bakubonaga uvugana n’umwe wo mu muryango w’abatwiciye byabaga ari ikibazo gikomeye kuko ntago byari byoroshye muri icyo gihe
Nyuma rero nasenze Imana iranyumvira ngiye kumva numva impaye imbabazi zo gutanga, ni nabwo natangiye kujya gusura ya miryango nyir’izina yatwiciye kandi rwose nkumva ndabababariye cyane, abo mu rugo babanza kubinyangira ariko nyuma baza kumenyera , ubu numva narabababariye rwose.

ntuzacikwe igice cya nyuma cy’ubuhamya bwa Pasteur MUGABO Alexis burimo uko yarokotse impanuka y’indege.

Liliane [email protected]

Igihe cyaje kugera rero njya mu ngabo z’igihugu nkorera igihugu hanyuma mu mwaka w’1998 nibwo Imana yansabye gushaka umugore mu bihe bitari byoroshye kuko bakuru banjye babiri nta n’umwe wari wagashatse, ubwo nahise mfata umwanzuro wo gutangiza umushinga w’ubukwe, nkiwutangiza mukuru wanjye umwe arwara umwijima arapfa, Imana ikomeza kumbwira ko ibyo nari nishingikirijeho byose nta na kimwe kizagira icyo kimarira.

Ubwo hari n’amafaranga nari nariteganirije, nayo yaciye mu myanya y’intoki mu buryo ntazi, nyuma gato cyane ubwo nabonaga nta nzira mbona, Yesu ankorera ubukwe bwiza bw’igitangaza ahereye kuri zero, mba nshatse umugore mwiza w’igitangaza kandi ukijijwe.

Tumaranye ibyumweru bibiri gusa nabonye ubutumwa budusaba kujya ku gihugu kimwe mu butumwa bw’akazi, rwari urugendo rugendwa n’indege, turagenda tugezeyo dusanga ikibuga cyose bagifashe,ariko Imana ikaba yarigeze kumbwira ko ninca mu mazi cyangwa mu muriro ntacyo nzaba, ubwo tukiri mu kirere abari bafashe icyo kibuga batangira kurasa indege iri hejuru y’inyanja Imana iraturinda ntitwagwa mu Nyanja.

Ubwo yaguye ku butaka irirukanka ubwo niko amasasu avuza ubuhuha, ibi bombe byinshi , umudereve aba rapfuye, uwo bari kumwe arapfa n’abandi barapfa barashira, mu byukuri twari turi kumwe n’abantu bakomeye ariko sinigeze numva uvuga ngo Mohamed cyangwa maria ahubwo buri wese yaratakaga ati Yesu weeeee wadutabaye.

Nuko indege barayirasa cyaneeeeee, mbana abantu bapfa nabi cyane, ubwo twagiy kubona tubona indege itangiye kwaka, tubona icyokotsi cyinshi,nabonye no mu muriro Imana ibasha kuhakiriza umuntu ubwo umuntu umwe yakinguye urugi ariko gusimbuka byari ikibazo kuko zari ziriya ndege ndende za bowingi, narebaga gusimbuka nkagwa hasi nkasanga n’ubundi ndavunagurika, ariko mbona abandi batangiye gusimbuka nanjye ndeguka mpita mpura n’ikibombe kije kirakubita akaboko gahita kikubiranya burundu, akaguru numva gahise kaba igiti ariko ubwo nako bari bamaze kukarasa mpita numva neza neza nta byiringiro byo kubaho ngifite.

Mu byukuri icyo gihe byari bigoye cyane kurokoka kuko buri wese yabonaga urupfu ariko Imana iza gukoresha abandi basirikare baraza barwana na babandi baraturokora badukura aho bakoresheje indi ndenge turataha ariko nari napfuye kuko namaze iminsi itatu muri koma ntazi iyo ndi, ubwo wa mugore wanjye Imana yari yarampaye mfite imyaka 21 kwri ukugirango anyiteho kuko nta wundi nari mfite.

Ubwo yatangiye kunyitaho mu buryo bukomeye kuko namaze amezi icyenda nteguka, nari nanutse ku buryo hari igihe imodoka yanyuzeho umuyaga wayo urantwara, igihe cyaje kugera rero ndakira neza nkomeza gukora umurimo w’Imana, igenda ingirira neza uko bwije n’uko bucyeye ubu mfite umugore n’abana 6 kandi Imana yangiriye n’icyizere ingabira umurimo wayo ubu nitwa PASTEUR MUGABO Alexis.

Imana ibahe umugisha

Liliane KALIZA @agakiza.org

Nitwa Joyce Meyer, nifuje kubabwira ho gato ku buhamya bwanjye bwo mu bwana, aha ndababwira gusa ku byambabaje cyane igihe nari nkiri muto kuko ibindi ni birebire.

Navutse nitwa Pauline Joyce Hutchison nabonye izuba tariki 4,Kamena,1943 mvukira mu majyepfo ya ST LOUIS, data umbyara yagiye mugisirikare ajya kurwana intambara ya kabiri y’isi ( World War 2 ) maze igihe gito mvutse, Nahohotewe cyane bikabije na data wanyibyariye, ankorera ibya mpfura mbi avuye ku rugamba, ankorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku magambo, mu bikorwa ndetse no mu mutwe ndangirika bikomeye kugeza ubwo byandenze nkava mu rugo mfite imyaka 18 y’amavuko, data yankoreye ibintu byinshi biteye ubwoba ku buryo bitanyoroheye kubivuga byose kumugaragaro,

Data yari umuntu mubi cyane, yari ateye nk’inyamaswa mu gihe cyose twabanye, murugo twabagaho dufite ubwoba bwinshi kuko nta muntu wagiraga icyo akora ngo yibwire ko kiza kuba cyiza mu maso ye, twategerezaga ko n’ubundi naza ari butwuke inabi, sinzi aho nahera mvuga ubugome data yagiraga ariko mu byukuri twakoraga icyo ashaka ko dukora, twarebaga chaine ashaka kureba kuri television, twaryamaga aruko amaze kuryama, tukabyuka arukona we abyutse, twaryaga ibyo ashaka kurya mbese ikintu cyose cyakorwaga mu rugo cyabaga kivuye ku byo yifuza,

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye kurinkorera maze kuba mukuru ho gato atangira kumbwira ko nkuze bihagije, kugeza ku myaka 18 yajyaga amfata ku ngufu nibura inshuro imwe mu cyumweru, data nagombaga kwishimira no kwizera bihagije akaba ari we uzajya unshungira umutekano ni we natinyaga kurusha abandi bose, mu buzima bwanjye nahoranaga isoni n’ikimwaro cy’ibyo data ankorera,

Nanjye ubwanjye nigiriraga isoni, namubona isoni zikanyica kubera guhora amfata ku ngufu, sinzi uko nabivuga kuko biteye isoni n’agahinda, iyo nageraga ku ishuri narigungaga nkitandukanya n’abandi bana nkumva ndashaka kuba njyenyine gusa, nta gikorwa na kimwe cya nyuma y’amasomo nakoraga nko kujya gusura abandi bana, mu birori, mu myitozo ngororangingosinabikoraga buri gihe abandi bana bambazaga impamvu yabyo nkababeshya kugirango bamve iruhande gusa, amagambo yanjye yabaga yuzuye ibinyoma kugirango abandi bana batanseka,

Data yaje kumbwira ko ibyo ankorera byose ari byiza kandi ko abikora kubera ko ankunda, ariko aranyihanangiriza arambwira ngo nzabigire ibanga kuko nimbivuga bizateza ikibazo mu muryango, naramwumviye koko ndaceceka burundu kandi ubwo kubera guhora amfata ku ngufu narababaraga ariko ngashinyiriza singire uwo mbwira ikibazo mfite, bene data icyo gihe byari bikomeye cyane sinabona uko mvuga amubabaro nari mfite,

Aha ushobora kwibaza uti ese icyo gihe cyose Imana yari iri he?

Yari ihari, ntiyemeye ko mva muri ibyo bibazo nkiri muto ahubwo yarandetse ndakura impa imbaraga zo kubibamo, nibyo koko data ntiyankundaga ndetse ntiyanyitagaho ariko Imana yari ifite umugambi mwiza kuri njyewe, ubu yaramvunjiye ifata ibyo satani yanyifurizaga bibi ibihinduramo umunezero kuri njye,

Mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya 61:7 haravuga ngo” mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane waboni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho”

Mu byukuri ntago byari byoroshye ariko Yesu yarambohoye ahindura ubuzima bwanjye ukundi ubu nzi neza ko ku Mana byose bisrashoboka Nta kintu na kimwe kinanira Imana, ubu ndi umwe mu byamamare ku isi byigisha ijambo ry’Imana mu buryo bwo kwizera mu nzira ya Gikirisito yo kubohoka.

Ibyo mwaba mwaranyuzemo byose uko bingana, mujye mwibuka ko hari ibyiringiro niyo mpamvu ntafite isoni zo kubabwira ubu buhamya, ushobora kuba wumva uruhijwe n’ibyo ubona bikwasamiye, ariko Yesu aragutegereje ngo akuruhure, mwemerere umwakire maze wizere imbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi uraba amahoro masa.

Amen.

Source: mystory.me

Liliane [email protected]

Nitwa Rev. Pasteur SIBOMUNGU Alphonse nyoboye itorero ryitwa Gilugali Holy Temple rikorera I kinyinya munsi ya centre de santé, mfite umugore umwe n’abana batatu, navutse mu mwaka w’1980 mvukira mu ntara y’amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe aho bita mu gasarenda, navukiye mu muryango ukijijwe ariko bidakabije, nize amashuri abanza ndayarangiza ariko nari narakuranye ingeso mbi cyane yo gukorakora, naribaga cyane bikabije, icyo gihe nibaga amafaranga, ibigori bya rubanda, inkwavu ndetse n’inkoko z’abandi,

Nyuma yo kuyarangiza amashuri abanza, intambara yo mu mwaka w’1994 yahise iba, ndibuka ko icyo gihe nari mfite imyaka cumi n’itanu, ubwo intambara irangiye nahise mva mu gasarenda njya mu mujyi wa Gikongoro gushaka akazi, ngezeyo nshaka akazi ndakabura biba ngombwa ko ndara muri resitora, icyo gihe ibirara byaraje birankubita cyane ariko bucyeye mpura n’umugabo ampa akazi ko gukora iwe mu rugo kuko yari afite umugore n’umwana muto naragiye akazi ndagakora bakajya bampemba amafaranga 500 ku kwezi.

Uwo mugabo namukoreye ukwezi kumwe nza kuhava bitewe n’uko bari bambwiye ngo nkarabye umwana wabo ndabikora, mu gihe ndi kumwambika numva ibishyimbo nari ntetse birashiririye, umugore we araza ancira mu maso, ankubita urushyi mpita ngira umujinya ndahava nisubirira mu mujyi, muri iryo joro nibwo polisi yaje gukora umukwabu banjyana mu kigo ngororamuco ahantu bitaga I murambi, ndagenda marayo amezi agera kuri atatu,

Naje kurwara igisebe biba ngombwa yuko banjyana kwa muganga, tugezeyo ndabacika, njya gushaka ibiraka byo gutwaza abantu, mpura n’abasirikare mbasaba ko nabatwaza ibyo bari bamaze guhaha, turagenda tugeze mu kigo cyabo mbasaba kubana nabo baranyemerera nigumira aho, mpaba mu gihe cyingana n’imyaka ine, mpava njya ku ikosi igihe kiragera mba umusirikare maramo imyaka ibiri, ariko ya ngeso yanjye yo kwiba twari tukiri kumwe, nkiba bakankubita bikomeye

Igihe cyaje kugera mu mwaka wa 2000 nza gusezererwa mu gisirikare mpita nza mu mujyi wa Kigali kuko nari mfiteyo umuryango, mpageze njya kwa marume baranyakira, ntangira kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga za bareteta, vubi n’izindi nyinshi, ndagenda mba umuntu mubi cyane, ntangira kurwana ku buryo uwo twahuraga wese namugiriraga nabi nkumva ndi igihangange, igihe kimwe ntashye nsanga bancuze mpita nkubita murumuna wanjye mukura amenyo, kuva icyo gihe ndahava,

Ubwo nahise njya gukina urusimbi mba umuntu mubi kurushaho kuko ahio nanyuraga banitse imyenda narayanuraga, nasanga batetse nkaterura inkono ishyushye nkayijyana kuko ndibuka ko hari ahantu nateruye isafuriya y’igitoki bagiye kuzana amasorori ngo barure mpita nterura isafuriya ndayirukankana nyitereka mu irimbi ku mva y’uwitwa kimonyo jean pierre, ubwo nsubirayo kumva ibyo bavuga batabaza cyane, ndabihorera nsubirayo nsanga byahoze ndirira,

Igihe cyaje kugera mbona abo dukorana dutangira kwiba mu buryo busobanutse twabyitaga( gufunga amakaci), twajyaga mu kabari tukareba abantu bafite amafaranga menshi dukurikije commande batanze, tukabaherekeza batashye tukabambura ku mbaraga, kuko umuntu yajyaga kumva akumva abantu baramugwiriye, tugahita tumwambura ku mbaraga, ndibuka ko hari umugabo twafatiye mu gishanga cya nyarutarama tumwambura amafaranga arenga ibihumbi ijana,

Abo twibye bo ni benshi cyane sinabavuga ngo mbarangize ariko hari umugore twigeze kwambura avuye muri bank turamuherekeza tumutekera imitwe mvuga koari umugore wanjye wantaye akajya kuba indaya, tubigenza gutyo ndasakuza nti uyu mugore yarantaye, mwambura isakoshi mucira mu maso ndamubwira nti uzapfe urwo, abandi basigara bamushinja ko yantaye koko, mpita niruka ndabura asigara aririra mu myotsi,

Hari n’ahandi hantu ntakwibagirwa, hari hari umugore uri kubakisha inzu nziza cyane, twe nk’abajura dupanga kujyayo kwiba amatuyo mu masaha ya saa munani z’ijoro, turagenda tunywa ibiyobyabwenge byinshi biratujijisha bigera mu ma saa kumi z’ijoro ariko tugirango biracyari saa munani, ubwo twagiye turi bane, tugezeyo dusanga abazamu bari maso ariko twari tuziko basinziriye,

Ubwo baduciye inyuma bajya kubwira abandi bazamu baturanye baraza baratugota urumva ko byari bimaze kugera nko mu ma saa kumi n’imwe gutyo, umwe mu bazamu ahita avuga ngo ngabo sha, natwe tuba turasimbutse twese duhurira mu muhanda hagati twanga kwiruka kuko n’abandi bantu bari kuduhururira ari benshi, ubwo turahagarara ngo turwane nabo ariko bo bari bafite imihoro,

Icyo gihe ni njye bagezeho bwa mbere umwe ahita ankubita umuhoro ku kaboko amaraso aradudubiza, umujinya uranyica mpita nambura umuhoro undi muntu ndaguruka nkubita wa wundi wantemye umuhoro wo mu mutwe hararangara, umuhanda wose wuzura amaraso ubwo buba butangiye gucya, induru ziravuga umuhanda turawufunga, ba bazamu babonye dutemye umwe muri bo bahita biruka baragenda, polisi iba iraje,

Batubaza uko byagenze tubabeshya kotwari abagenzi bihitira tuhanyuze abazamu barota abajura baratwirukankana baba bazanye imipanga, babajije abazamu bati eseni bande bari bafite imipanga? Bavuga ko ari ba bari bayifite, abapolisi baraturekura turigendera, ariko ibyo twakoze byo ni byinshi cyane kuko twagiye kwiba no mu kiliziya, twajyaga twinjira mu mazu y’abantu tukajya munsi y’igitanda bamara kuryama tukabyuka tukiba ,

Ndibuka ko hari igihe cyageze tugashakishwa cyane, batanze itangazo ko uzatubon akatwica azahembwa, icyo gihe njyewe nitwaga MAFIYA, nari narakoze amafuti menshi arimo ubujura nk’ubwo, ubusinzi, urugomo, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye, bagenzi banjye twibanye barapfuye barashira ariko Imana ishima ko nkomeza kubaho ariko bagakomeza bakampiga bukware bashaka kumfunga ariko nkabacika…..

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko Pasteur Alphonse yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we…………………………

Liliane [email protected]

Ubushize twari twabagezejeho ubuhamya bwa Alphonse SIBOMUNGU burimo uko yabaye umujura kabuhariwe, mu gice cya kabiri harimo uko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we

Ubundi gukizwa kwanjye kurasa n’ukwa sawuli, njya gukizwa namenye ko marume yagurishije inzu bakamuha miliyoni eshanu n’igice, ndavuga nti aya mafaranga ngomba kuyaryaho kandi ndayarya njyenyine nta kindi gisambo turi bujyaneyokugirango kitambwira ngo dupasure, nahise mfata icyuma cyanjye ngishyira ku mufuka nambara neza ndangije njyayo,

Ndibuka ko icyo gihe hari ku cyumweru saa munani, kwa marume bari abarokore bari bavuye gusenga, ndagenda ngezeyo nsanga umugore ni we wageze mu rugo gusa bari baziko ndi ibandi kuko n’iyo bambonaga bavuzaga induru bati kiratumara noneho, aho nanyuraga hose abantu barahungaga,

Ubwo nageze kwa marume, umugore we ampa karibu ndinjira ariko ndamubwira nti wanyinjiza wagira icyo nshaka ni amafaranga, urayampa cyangwa ntayo umpa? Yahise ambwira ngo amafaranga arahari ntugire ikibazo turayaguha, bene data ndagirango mbabwire ngo iyo Imana igushaka ntago ikubura,

Nahise ntegeka uwo mugore wa marume kumpa ibyo kurya nkabanza nkirira, arabimpa ndarya, maze gukoramo kabiri gusa mbona abarokore bambaye neza barinjiye, nkibabona mpita ngira umujinya mwinshi ndibaza nti ese aba barezi barajya he ntarabona amafaranga yanjye, ubwo barinjiye najye ntangira gukanaguzwa na rwa rumogi rwinshi nari nanyoye, umu Pasteur umwe ahita avuga ati mureke duhaguruke dushime Imana,

Barahagurutse nsigara nicaye nkanura cyane ndabapinga bikabije, babonye nsigaye nicaye barambaza bati ese Imana urayizi? Ndababwira nti ese ninde utaziko Imana ibaho? Ubwo barasenze cyane numva mbaye nk’ushaka guhagurukamo gacye barakomeza barasenga ngiye kumva numva isereri iramfashe iranzunguza nikubita hasi icyuya kirandenga umubiri wose uhinduka amazi ndatoha,

Bahita bambaza icyari kinzanye aho, mvuga ko nari nje kubaka amafaranga, ubwo cya cyuma gihita gitakara hasi, ndatura mpita nkizwa, barambwira ngo nzaze ku rusengero rwabo, bampa inoti y’igihumbi ndataha, ku wa gatatu njya gusenga ndakizwa neza nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, ubu uyu ni umwaka wa cumi maze nkijijwe neza,

Namaze gukizwa ntandukana na bya bisambo twabanaga, mpindura imico mba umugenzi ujya mu ijuru ubu ntago nkiri umujura ahubwo nitwa Rev.Pasteur nyoboye itorero ryitwa Gilugari Holy Temple.

Amen.

Liliane [email protected]

Nitwa KAMPIRE Zamda, ndi umubyeyi mfite abana batandatu, ubu nkora umurimo w’Imana ku Mudugudu wa Mubuga, Paroisse Gatare, Kicukiro, navutse mu mwaka w’1973 mvukira mu cyahoze ari Komini Butamwa I Mageragere, nshaka I Gahanga, mu cyahoze ari Komini Kanombe, nakuze nsanga umuryango wanjye wose usengera mu idini ya Islam, nkurira muri iryo dini ndetse ntozwa ibyaryo ku buryo bwimbitse, nakuze bantoza ko umuntu wese udasengera mu idini yacu ari umukafiri bivuze umuhakanyi

Maze kugira imyaka 12 ndangije amashuri abanza, numvise nshatse kumenya biruseho amahame y’idini ya islam, niga ibitabo bitari bike bivuga ku idini yacu, ku myaka 16 byose nari mbirangije noneho mba umusilamu wuzuye mbona burse yo kujya kwiga idini muri Palestine ariko umusore twakundanaga icyo gihe arambuza nanjye ndamwumvira nanga kumubabaza mpita `ntangira gushyingira abakobwa mu muco wa ki islam kuko nari narabyize.

Bimwe mu byaha byari byarambase nkiri muri iyo myaka harimo ubwibone bukabije kuko mu idini ya islam abakobwa bemerewe kwisiga ibintu bishoboka byose kugirango umusore ababenguke, ubwo rero narabyisigaga koko nkasigara meze nk’akavurivundi ariko nkibwira ko aribwo nsa neza, nisigaga ibirungo by’amoko yose ubundi nkambara amaherena ane ku gutwi kumwe n’irindi rimwe ku zuru

Nanywaga itabi ku buryo bukabije nkagenda mu nzira ndi umukobwa w’inkumi nkaritumura nta kibazo, sinigeze ngira icyaha cy’ubusambanyi kuko nashyingiraga abakobwa noneho bashwana n’abagabo babo nkajya kubunga, rero mu byukuri narinzi uko bubaka urugo

Igihe cyarageze mfata ikaye n’ikaramo nshyiraho amabwiriza agenga umusore tuzabana uko azaba ameze, ibi rero byatumye mbenga abasore benshi bagera kuri 35 kubera ko ibyo nabifuzagaho bitakunze

Ubwo naje gushaka umugabo mfite imyaka 19 nshaka umugabo wari wujuje ibyo nifuzaga, nkigera mu rugo rwanjye rero njye n’umugabo twagiye gusura databukwe, tugezeyo arambaza ati so yakwise nde ubundi? Ndamubwira nti nitwa kampire, ahita ambaza ati ese natwe uzaduhira? Nti yego, ati ese uyu mugabo wawe yakubwiye ko namwise nde?

Nti yitwa Gumyusenge, arambwira ati nashatse nyokobukwe nsenga, mbyara aba bana harimo n’umugabo wawe nsenga, mbarera nsenga, ati none amasengesho yanjye nyasoreje aha ubwo nukomeze usengere umugabo wawe ari we muhungu wanjye

Mabukwe nawe yambwiye amagambo make ati uyu muhungu wanjye ubona ntiyigeze yahira ubwatsi bw’inka, ntiyavomye, ntiyazanye udukwi ati cyakora yahoraga asimbuka urugo atashye mu gicuku bagashaka kumurasa ati yatahaga ijoro none Imana ishimwe abonye umugore ati rero mukazana wanjye ugende wubake neza ati ariko uyu mugabo wawe nabona amafaranga ujye umugendera kure kuko yaka adakongejwe umuriro

Twaratashye mubaza igisobanuro cy’ibyo bambwiye ariko aranyihorera, ubwo twakomeje kubana ariko nkagenda mbona atanyitayeho hashize amezi atatu ambaza niba narasamye ndamubwira nti birashoboka, tujya kwa muganga dusanga narasamye ahita qanyohereza mu rugo arambwira ati uteke kare ndashaka ko uyu munsi tuganira, ndataha ndateka ntegura ameza araza turarya

Tumaze kurya arambwira ti mbabajwe n’uko utwite umwana wanjye kandi mu buzima bwanjye sinigeze nifuza kuzabana n’umuntu umeze nkawe, ambwira umugore yifuzaga kuzabana na we nsanga koko nta na kimwe mfite mu byo yashakaga, ubwo arambwira ati narambuye amaso nkubona hano ariko sinzi uko byagenze, ati none rero unyihanganire ntukamfate n’umugabo wawe, ugume aha kuko untwitiye umwana, ariko si ndi umugabo wawe

Yamaze kumbwira ayo magambo numva nsa n’uwikoreye isi, numva ndiyanze burundu, nitakariza icyizere burundu, nibaza uwo ndi we biranyobera, nibaza impamvu nkiriho, ndashoberwa burundu ndagenda ndananuka burundu npfa mpagaze mabukwe akabaza umuhungu we impamvu yampindanyije akamubwira impamvu, yubana muri ubwo buzima umwana wa mbere avuka muri ubwo buryo

Mu byukuri twararaga mu gitanda kimwe ariko dusa n’abatandukanye gusa mu gihe gitunguranye nkumva nongeye guhabwa poromosiyo nkasabwa kuba umugore bikaba rimwe mu mezi menshi ariko muri ako gahe gato nabonaga nahitaga nsama, umwana wa kabiri avuka ari uko bimeze mbyara uwa gatatu ariko bimeze, tumara imyaka itandatu ari uko bimeze

Umugabo arandushya, arananiza mu buryo bwose, antegeka guhinga ariko sinkasarure, ngeze aho numva naniwe neza nkamuhendahenda nkamusaba imbabazi nti wambabariye rwose niba hari icyaha nakoze ko ntazongera ariko bikaba iby’ubusa, ubuzima buragenda bumbana bubi nkajya guhinga nkahingurana amazi ku mutwe, umwana mu mugongo

Igihe kiza kugera nsurwa n’umugore w’inshuti yanjye mubwira ibibazo mfite mu rugo arangije aboneraho noneho ahita antwarira umugabo ku mugaragaro bakabana hanze, noneho bya bindi namubwiye akagenda akabibwira umugabo, yataha akankubita bikabije, nanjye ndagenda mba umuntu mubi cyane, kuko sinari nkifuza ko papa rukman abaho numvaga naramwishe burundu

Ikindi ni uko ntari ngifitwe urukundo rukunda abana banjye ariko byagera ku w’imfura witwa rukman nkamwanga urunuka kuko yasaga na se fotocopie ku buryo iyo yakoraga ikosa namukubitaga nta cyo nitayeho, nkamutuka cyane nkamutoteza kandi ari imfura yanjye ariko byose bigaterwa n’uko se yari yarampemukiye cyane

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko Zamda yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we……

Liliane [email protected]

Nitwa Jimmy RUTAYISIRE, navukiye mu mujyi wa Kigali, I nyamirambo, nakuze mbona njya gusenga muri ADEPR mu gakinjiro ariko nyuma nza gusanga papa ari umudivantiste w’umunsi wa karindwi naho mama ari umu pentekote aho mu gakinjiro, urumva byari bigioranye cyane kuko ku wa gatandatu papa yatujyanaga mu badive naho ku cyumweru mama akatujyana mu barokore, nyuma rero biza kuncanga byombi mbivamo nibera umu islam

Ubwo mbere yuko njya mu basilamu papa yaje kuvangirwa akajya yinywera inzoga ubundi akanyohereza gusenga njyenyine kandi nagaruka nkabanza nkamuha raporo y’ibyakozwe byose mu rusengero mbere yuko ngiraikindi nkora, ubwo rero iyo myitwarire ya papa yaje kuba mibi cyane, mama atangira kutuganisha idini rye, noneho papa ararakara cyane kuko yabonaga ko mama ari we udushyiramo imico mibi yo kwanga idini rye, atangira kujya akubita mama umunsi ku wundi

Naje kubitekerezaho neza nibaza ikintu nakora kugirango ngire ubwisanzure bw’aho nasengera kuko mama yarambwiraga ngo nimukurikire na papa akambwira ngo mukurikire, ubwo ntangira kugira ikibazo kuri Yesu utuma umuryango wacu uzamo intonganya, mpita niyemeza gushaka ahantu badasenga Yesu, mpita ntangira kugenda mbaririza ahantu hose batavuga Yesu, nigira muri islam banyita Abdulkarimu ariko ndagenda ndabihisha

Igihe gishize ari kinini mama yaje kureba mu cyumba ahabona ikanzu nini n’ingofero y’abasilamu, aratokesha cyane abibwira papa, noneho buri wese atangira kunyohereza mu idini ry’undi ariko ne kurimbuka, ubwo bose narabihoreye ndaginda niga idini neza banyigisha na koroan numvaga nguwe neza muri icyo gihe
Nyuma gato rero papa yaje kwitaba Imana nsigarana na mama ariko ntiyankangaga kuko nari maze kugimbuka, numvaga atantera ubwoba nikomereza ubuzima bwo muri islam ariko nubundi nkabona abantu baho baritwara nabi cyane, baranywa itabi, inzoga, ubusambanyi n’ibindi, ubwo nagize ikibazo nibaza aho bagana biranyobera

Igihe kimwe ndi mu musigiti nicaye ku mukeka nagize iyerekwa mbona ijuru rirakingutse, mbona Yesu ari ku musaraba nanjye mfpukamye munsi yawo maze nkabona ibitonyanga by’amaraso ye bingwaho numva ijwi rimbwiye ngo Jimmy ibyongibyo urimo ntaho bizakugeza ati ndi Yesu wagupfiriye kugirango ubabarirwe ibyaha byawe, mpita nikanga nti Yesu wee ariko mpita niyumanganya nkaho ntacyo mbonye mu kandi kanya birongera biraba ndikanga

Barangije gusenga nsohoka niruka nta n’inkweto njyanye, narirukanse cyane, ngera mu kigo nihisha muri toilette ariko nza kuvamo niyemeza kutazongera gusubira mu musigiti, navuye mu idini rero ariko nkomeza kwikorera ibyaha kubera ahanini ikigare narindimo ndibuka ko nanjyaga nzenguruka utubari tw’umunjyi wa Kigali nywa inzoga narangiza nkataha ndyama umukecuru ntabone ko nanyweye

Igihe kimwe rero ari ku bunani nibwo mama yabonye mfite icupa rya mitsing mu ntoki, mama asohotse arambona arambaza ati burya bwose unyw inzoga? Ndahakana ariko yari yabibonye, nyuma aza kongera kumbonana itabi mu mufuka nabwo ndamuhakanira ariko burya yabaga yabibonye, nyuma rero naje kujya nimenyereza kujya gusenga, nkahora njyayo nkumva ni ibintu byiza ariko kubera ikigare bakambwira ibintu by’inzoga, abakobwa ariko mu mutima numva nkunze Imana, ubwo naragiye nijandika mu byaha nkundana n’umukobwa turakundana, tugwa mu cyaha cy’ubusambanyi ndagenda ndihana ariko nkumva sinababariwe hashize amezi nk’atatu umutima w’icyaha cy’ubusambanyi uhora undenga mbwira Imana nti n’ubundi wanze kumbabarira reka nigendere

Nahise mpamagara wa mukobwa nti ngwino nkubwire araza turongera turasambana, ariko dutandukana naramaze kwandura, mpita nkunda undi mukobwa turasambanaubuzima burahinduka kuva 2006, ndagenda nywa urumogi ariko bigeze 2008 ibintu biragenda birazamba nkabona ndasa neza inyuma ariko nari narashize kuko buri munsi nahoraga muri club tukanywa tukarara mu kabari icyumweru kigashira ikindi kikaza

Igihe cyaje kugera, rimwe mvuye mu rugo mpura n’umukecuru hafi yo kuri LP arambaza niba nkikijijwe ndamwikiriza ariko ngenda numva igitima kidiha, ntega imodoka nicasrana n’umumama arangije arambwira ngo komeza upfapfane wijandike mu byaha ariko igihe kirageze ngo ukorere Imana, ndamwihorera ndataha ndryama mpita ndota ndi ahantu mu bihugu by’abazungu mbwira aabantu nti nimwihane ibyaha, nagize ubwoba bwinshi cyane mbyibazaho birancanga, maze igihe kimwe ndi mu kabari mfata icupa narindi kunyweramo mpagarara ku meza ndategeka ngo ibintu byose biceceke nuko banga kuzimya imiziki ndarwana baratuza ndababwira nti mureke tunywe inzoga bwanyuma ariko ntituzongere kuzinywa nta cyiza kizirimo, kuva uwo munsi batangira kunyita pasitor wo mu kabari

Ubwo natangiy kujya nsubira mu rusengero gake gake nsaba Imana nti koko wambabariye ukankura muri ibi bintu ko ntacyo bimariye? Igihe kimwe nasohokanye n’umukobwa mu kabari, twumvikanye ko tugiye kunywa no kurya ubundi tukajya muri hotelkurara dusambana kuko bitari ubwa mbere, ubwo twageze mu kabari numva nta kintu nshaka kunywa na kimwe ahubwo nkumva mfite isesemi, bigeze saa saba z’ijoro numva umutima urambwiye ngo fata moto utahe mpita mbigenza ntyo, ambaza impamvu ndamwihorera mpita nitahira, ngeze mu rugo nsanga bambikiye ibirayi n’ibishyimbo bibishye kubi ndababara bikabije ntekereza ukuntu maze kwishyura ibihumbi 60000 mu ganya gato naho mama ari kwicwa n’inzara, birambabaza cyane

Noneho bya biryo mpita mbifata mbirya mbitamo amarira nkafata ikanya najombamo ikirayi nkagitaho amarira kigahita gihinduka indorerwamo nkahita nibona ndi umusinzi, umusambanyi, nkababara cyane, ibiryo mbiryana agahinda kenshi ndababara bikabije ndangije njya mu cyumba ndakinga nkuramo imyenda yose ngiye kuryama mbona mu gikuta harafungutse hinjiramo abantu babiri mbona na Yesu arinjiye yicara ahongaho

Yesu arambaza ati Jimmy ngiye kukubaza ibibazo unsubize uti yego cyangwa oya
Yesu yanyibukije ubwoko bw’inzoga bwose nanyoyeeee, arangije arambaza ati ibi byose byakumariye iki? Nti ntacyo, ati ko wanyoye ubwoko bwinshi bw’itabi bwakumariye iki? Nti ntacyo, ati andika zero hasi, nkayandika, ati ko waryamanye n’abakobwa benshi byakumariye iki? Nti ntacyo, ati utubyiniro two mu gihugu ko watumaze utubyiniramo byakumariye iki? Nti ntacyo........

Ntuzacikwe igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa Pst Jimmy………………

Ubwo nyuma yo gusubiza Yesu ko ibyo nabagamo byose ntacyo byamariye, nahise mubwira nti mbabarira ntago nzongera gusubira u byaha ukundi, arangije arambabarira ahitaagenda nsigara numva mfite umunezero mwinshi cyane numva nguwe neza ubundi ndiryamira ariko nsigarana ikibazo cya babandi twajyaga dusangira nibaza uko nzababwira ko nakijijwe biranyobera, mpita mbwira Yesu nti nshoboza umfashe kubwira abantu ko nakijijwe njyewe sinabyishoboza

Kuva uwo munsi Yesu yaraje aramfasha koko maze guhera icyo gihe ahita akora umukwabu mu kazi nakoraga, ndagenda ndahomba, ibikoresho by’abandi bigashya, ubundi abajura bakantegera mu nzira, ubundi simenye uko byagenze ndagenda ndahomba kugeza aho nagarukiraga ku muryango wa gereza nzira guhombya akazi k’abandi kuko ndibuka ko hari ubwo nagezemo umwenda wa miliyoni kandi nta mafaranga yo kwishyura nari mfite kuko ayo nakoreraga yose nabaga nayanywereye, ubwo ntangira kuba umushomeri burundu ndagenda ndakena kugeza aho nasigaranye amapantalo abiri n’amashati yayo, ibintu binshiraho neza

Igihe kimwe njya gusengera ahantu mu itorero Omega church nsanga umugabo mwiza cyane wambayeneza cyaneee ari kwigisha numva ndamukunze ambera icyitegererezo kugeza uyu munsi, ubwo nageze mu rusengero mbonye uwo mugabo nibaza ukuntu umuntu mwiza nkuwo asenga Imana, icyo gihe nakunze kujya mu rusengero njyanywe no kureba ukuntu uwo mugabo yambara neza, hashize iminsi itatu njyayo, nasanze pst Kwizera Emmanuel ari we uri kwigisha, avuga ku mpinduka y’umutima, numva ayo magambo angeze ku mutima bahamagaye abihana ndagenda baransengera wa munezero uba mwinshi cyane ku buzima bwanjye

Ubwo ariko akazi nakoraga karahagaze, mba ahongaho ndi umushomeri ku buryo nageze aho mbura igiceri cy’ijana kinjyana mu mujyi mvuye I nyamirambo nkajya njya gusenga n’amaguru inkweto ziragenda zinshiraho, kuburyo nahise nsha ukubiri no gupfukama kuko inkweto zari zaracitse, zaratobotse amasogisi yaraboze,
Narakijijwe rero n’abari banzi barabyibonera, ndashima Imana ko yabigenje neza igatngira kuvugana nanjye ko igiye kunkoresha iby’ubutwari, hashize umwaka ndi mu bushomeri nibwo Imana yongeye kumpa akazi ku kigo gikomeye ariko injyanayo nk’umuntu ugiye kuhavuga ubutumwa ntagiye mu kazi nkuko nabitekerezaga, nagezeyo nkorera Imana ndetse mbona n’amafaranga numva nguwe neza

Kuva icyo gihe nakira Yesu nibwo nabonye ubuzima, nibwo nabonye umunezero muri njye, kuko mu buzima bwo kubaho kwanjye ntarakizwa sinari narigeze mbona umunezero na rimwe kuko nahoranaga umubabaro naterwaga na papa kugeza ubwo bambwiye ko yapfuye nkumva ndaruhutse mu mutima, narishimye bifatika numvaga mbonye amahoro najyaga nifuza, ubwo rero naje kubona umubyeyi mwiza ambera data rwose ambwira ko yemeye kundihira amashuri ashoboka kugeza aho numva ndangije kwiga, yarabikoze rero ubu ndangije license muri theologie kandi mfite na gahunda yo gukomeza kwiga n’andi mashuri menshi

Ubu tuvugana ndacyari umusore ariko ubu nitwa Pst RUTAYISIRE Jimmy, ndashima Imana y’amahoro yangiriye neza inkura mu businzi, mu busambanyi, mu biyobyabwenge ndayishima yarakoze irangije ingirira icyizere ingabira umurimo wayo

Amen.

[email protected]

Nitwa Muziranenge, navukiye mu muryango w’aba catholique qriko njyewe sinigeze mbibona kuko namenye ubwenge Mama adahari bambwira ko yapfuye murumuna wanjye wa kabiri afite ibyumweru bibiri, nakuze nsanga umuryango wacu warahawe akato mu zindi famille z’iwacu kuko ngo mama yajyaga aduhisha iyo babaga bageze mu gihe cyo kubandwa ngo kuko atifuzaga ko twajya muri iyo mihango kubera ko we yasengeraga mu ba catholique, ibyo rero byatumye dukura nabi kuko twari mu kato kuko tutaterekeraga cyangwa se ngo tubandwe

Nakuze ntazi mama rero nkurana igikomere cy’uko nta mama ngira, nkurira mu buzima bubi kuko numvaga ntishimye nibwiraga ko nzapfa vuba kuko ntagira mama, ndibuka ko najyaga nkina n’abandi bana, umwe muri tweyavugango nyina aramukubita kuko yatinze gutaha, nkababara cyane nkavuga nti iyaba nanjye nari mufite wenda akankubita, ibi byerekanaga umubabaro n’agahinda nahoranaga ko kuba ntagira mama

Naje gukura rero ngeze mu myaka umunani natangiye kujya nywa itabi ku buryo bukomeye naba nanaribuze nkashaka uko ndyiba ariko sindibure, kuva ku myaka umunani kugeza ku myaka 15 nari umunywi w’itabi, rya rindi ry’igikamba
Ubwo buzima nakomeje kububamo,ubwo twari impunzi mu gihugu cya Uganda, aho naho twahahuriye n’ibibazo bikomeye aho abanyarwanda bigaga bagatsinda ariko amanota yabo bakayaha abagande, ndibuka ko nakoze ikizamini cya leta kabiri kubera ko ubwa mbere naratsinze amanita yanjye bayaha undi ubwa kabiri niyita businge ndatsinda

Tugarutse inyuma gato, mu bwana bwanjye nahuye n’ikibazo cyo kuva imyuna myinshi kandi buri gihe, icyo kibazo nkimarana igihe kitari gito, kirambangamira ku buryo bukomeye hashize igihe nza kubona umukecuru ampa umuti, uwo muti yarawufashe awusuka mu mazuru ndaramye winjira mu mutwe, icyo gihe imyuna yahise ihagarara ariko ngira ikibazo gikomeye cyo kurwara umutwe udakira untera no guhwera buri kanya, nagiye mu bitaro bitandukanye bya Uganda kuko ari ho twari tukiri biranga

Igihe kimwe mukuru wa mama aza kunsaba ko twajyana gusenga mu barokore ndanga kuko narinziko abarokore basakuza nk’abasazi kandi icyo gihe iyo numvaga urusaku rwinshi nahitaga mpwera, ubwo byageze nimugoroba aranyinginga ngo tujyane kurusengero kureba filime ya Yesu, naremeye turagenda tugezeyo umuriro urabura pasitori arigisha ndagenda baratwatuza

Tumaze kwatura bahise bahamagara abarwayi, abo twazanye bampatira kujyayo ndagenda ndapfukama arangije andambikaho ibiganza, numva mu gituza cyanjye harasa n’ahamenetse mpita numva mu buzima bwanjye habayeho impinduka numva namubwira agakomeza akampfata nkasinzira kubera ko mu buzima bwanjye sinajyaga nsinzira kuko kubera ikibazo cyo kubura umwuka nagiraga nijoro natinyaga kuryama kuko buri gihe nabyukaga abantu banyuzuye hejuru nkaho napfuye
Nahagurutse numva meze neza ariko nkeka ko hari ibintu uwansengeye

yanshyizemo, aratashye ngeze mu rugo ndasinzira weeeee, ndibuka ko twaryamye saa tatu z’ijoro ndasinzira nkanguka saa tatu za mugitondo, nkangutse ndikanga ndibaza nte ese Imana ya babasazi yankijije? Nahise mpaguruka vuba vuba ndavuga nti reka nipime ndebe ko nakize koko, ubwo nahise mfata itorosho ndunama ndakoropa ndangiza muri salon ntacyo mbaye, kuko ubundi cyaraziraga sinabashaga kunama kuko iyo nabikoraga nahitaga nsa n’uwapfuye

Ubwo icyo gihe musaza wanjye tutabanaga yaje kundeba aho nari ndi ahageze asanga ndi gukoropa biramutangaza ambaza ibyambayeho mubwira ko abarokore bansengeye none nkaba nakize, yahise yihuta ajya kwa mubyara wanjye aramuhuruza barazana baza kundeba aho narindi turataha, agenda avuga inkuru nziza mu rugo ko nakize

Ubwo nakomeje kujya njya gusenga, ndamenyera, nkomeza kujya njya gusenga birangira nkijijwe mu mezi atatu gusa, mpita ntangira kujya njyana n’abandi kubwiriza mu masoko no mu muhanda, ariko Data akabona ko ndi kugenda nsara, papa ashaka kumbuza gusubirayo ndanga maze papa ahita anyirukana mu rugo kuko yabonaga maze kuba nk’umusazi

Ubwo nahise ngenda nicara munsi y’igiti cyari hafi y’iwacu mazenumva indirimo ivuga ngo urwane intambara nziza ije muri njyewe hashize umwanya munini nsubira mu rugo ndakomanga musaza wanjye muto arankingurira mpita njya mu cyumba cya papa nicara ku buriri bwe ahindukiye asanga ni njyewe maze anyuka inabi arambaza ati ukori iki ahangaha? Ndamubwira nti erga papa nari nje ngo umbwire aho njya, nti wanyirikanye ariko ntiwambwiye aho njya arangije andangira kwa pasitori wacu ngo abe ariho njya

Ndangije ndamubwira nti ariko papa ko abanyarwanda muya muvuga ngo ibyaye ikiboze irakirigata, wandigase koko? Nti ubuse iyo baza kukubwira ngo ujye mu bapfumu ariko nkire ntiwari kujyayo? None Imana y’abarokore yankijije ntushaka ko nyikorera? Papa yarancyashye mu ijwo rikaze cyane ariko ntiyongeye kunyirukana
Igihe cyaje kugera rero tugaruka mu Rwanda mu mwaka w’1998 nibwo bansengeye kuba pasitori w’itorero ryitwa revelation, mba pasitori nkiri umukobwa………
ntuzacikwe n’igice cya kabiri..................

[email protected]

Igihe cyaje kugera umuryango wanjye wose uza gukizwa ariko cyane cyane papa, yarakijijwe ku buryo yansabye imbabazi ku buryo nanubu ajya yibagirwa ko yansabye imbabazi akongera akazinsaba, yakoze akazi katoroshye akorera Imana n’umuryango wanjye wose

Natangiye umurimo w’Imana mu itorero rya revelation, nza gushaka umugabo dukomezanya umurimo w’Imana itorero riraguka umurimo w’Imana ugenda neza
Mu mwaka wa 2012 nibwo naje kongera kurwara bitunguranye ngwa muri koma ntari ndwaye, icyo gihe nari bwimikwe kuba revelant pastor,ubwo nafashwe n’umutwe urambabaza cyane icyo gihe narindi muri salon ndi kumwe n’abashyitsi ubwo ndababwira nti reka njye mu cyumba mbe nduhukaho gacye, njyewe mperuka ibyo , ariko bambwira ko nababaraga cyane nkavuza induru ngeze roix faisal basanga umutsi ujyana amaraso mu bwonko wacitse n’ubwonko burabyimba

Mu byukuri ntago byari byoroshye ubwo bahise bahamagara umugabo wanjye bamubwira uko ikibazo giteye bamubwira ko ntashobora kubaho, umugabo ahita abwira muganga ati nubwo ubona madamu arembye Atari bupfe kuko hari icyo Imana yavuganye natwe, rero ntago ari bupfe, ubwo muganga ati genda bikubere uko wizeye, umugabo yaritahiye nguma kwa muganga ndi muri koma ukwezi kumwe,

Ukwezi gushize rero navuye muri koma ariko mba pararise kuko abaganga bavugaga ko nzaba debile, igihe cyaje kugera nkanguka umugabo wanjye ahari ndamuhamagara nti Daddy abana bari he? Arabampa kuri telephone baravuga ndabumva, abaganga baje basanga ndi maso birabashobera ariko mpita mba pararize uruhande rumwe rw’iburyo ndibuka ko ntabashaga guterura agatenesi k’abana

Maze ibyumweru bitatu mu rugo, ntagenda, mbwira umugabo nti reka gukoresha imbago nzahaguruka, ubwo twagendanaga amfashe mu ntoki
Umunsi umwe mu rugo hari haje abashyitsi, ubwo bankura mu cyumba banjyana muri salon ngo nsuhuze abashyitsi, ariko ubwo nari mfite umwana w’amezi umunani wantinyaga ku buryo bukomeye muri ayo mezi namaze mu bitaro yari yaranyibagiwe bituma amfata nk’inyamaswa yateye mu rugo, nashaka kumwiyegereza akantinya rwose

Ubwo bamwicaje haruguru yanjye yicaye ku ntebe wenyine, baherekeza abashyitsi nsigarana na we kandi yarantinyaga ubwo yashidutse asanga abandi bagiye amanuka ku ntebe n’ubwoba bwinshi arabirinduka yikubita imbere yanjye ntashobora kumuramira birambabaza cyane, umwana ararira arakambakamba yicara kure yanjye ategereza ubundi bufasha

Papa we aje ansubiza mu cyumba ndicara ariko nkumva nicaranye naYesu ndamubwira nti ariko Yesu ubu koko birakunaniye kumpagurutsa ngo ndere umwana wanjye? Numva ijwi rimbwiye ngo haguruka, ndahaguruka numva amaguru yanjye arahagaze mara umwanya ntengurwa mbira icyuya cyinshi ariko ntengurwa, ubundi ndisunika ngera ku muryango ndasohoka ngera muri korodoro nsunika amaguru umwana wanjye mukuru avuza induru ahamagara abantu bose barandeba birabatungura

Kuva icyo gihe natangiye guhagarara, nkagenda nkurura amagurubigenda biza Imana irankiza burundu ku buryo mu mezi atatu gusa nari maze kuba umubyeyi
Ndashima Imana yangiriye neza ikankiriza umuryango ndetse ikankura muri koma nkasubira mu bana banye

Amen.

[email protected]

Nitwa GACURA Canisius ndi umushumba w’itorero nyabugingo worship center, nishimiye kubagezaho ubuhamya bwanjye uyu munsi

Navutse mu mwaka w’1978 mvukira mu gihugu cya Uganda , mu byukuri umuryango navukiyemo wari umuryango utajya ujya mu rusengero ahubwo benshi muri bo bakoraga ya mihango ya gakondo irimo kubandwa, kuraguza n’ibindi, kuko ubu nabonye abapfumu baragura, narabibonye byose

Ubu tuvugana ngendera mu kagare nubwo ndi pastor, umurimo w’Imana nywukora nicaye kuko nagize uburwayi ari nabwo bwaje kumviramo ubumuga ubu sinjya mpaguruka, uko byagenze rero ndibuka ko hari mu mwaka w’1985 ubwo mu gihugu cya Uganda hari harimo intambara bigatuma abantu batinya kunyura mu muhanda bakinyurira mu bihuru

Icyo gihe rero nanjye nari mfite imyaka irindwi nari ndagiye inka ndi kumwe na data wacu , noneho ebyiri muri za nka zirabyara data wacu arambwira ngo nihute njye kubwira mu rugo ko inka zabyaye ndagenda, icyo gihe twari mu birometero bitanu uvuye mu rugo, ubwo naragiye ngeze mu nzira ndibwa n’inzoka y’impiri ako kanya umubiri wanjye wose uhita uhinduka icyo gihe byari ibintu bigoye cyane kugirango ngere mu rugo kuko kugenda sinabishoboraga ndataka cyane ariko sinari mfite uwantabara kuko ari mu rugo bari bazi ko ndi kumwe na data wacu kandi na we yari aziko nageze mu rugo,

Nabuze uko ngenda ndikurura biranga ariko ubwo nendaga kugera mu rugo nza gutaka cyane mvuza induru papa aza kuntabara aranterura anjyana mu rugo namaze ibyumweru bitatu ntajya kwa muganga ahubwo bampa imiti y’ibyatsi ngo barebe ko nakira ariko ubumara bw’inzoka buragenda bwuzura umubiri wanjye kuko muri ibyo byumweru bwari bumaze kugera mu gituza

Mu byukuri nabonye inyo zijoga mu mubiri wanjye nkabona amagufwa arimo aratakara nyareba kuko hari mu gihe cy’intambara nta n’aho wabona ujya kwivuriza, numa yahoo papa amaze kubona ko ikirenge kigiye gucika anjyana kwa muganga hashize amezi abiri ndi kwa muganga ndakira neza ndongera ndagenda.
Mu mwaka w’1986 rero nibwo naje kurwara indwara yaje no kumugaza, ndibuka ko nafashwe n’iyo ndwara saa kumi n’imwe za nimugoroba ndibwa mu ngingo zose ku buryo byagiye kugera saa mbiri z’ijoro ntabasha kwiyegura, bishatse kuvuga ko mu masaha ane yonyine nari maze kubona ubuzima bwanjye bujya mu kaga kuko sinabashaga no kubyuka ngo nicare, ubwo muri icyo gihe baramvuje birananirana, bavuga ko ndwaye imbasa ariko kumvura biranga

Benedata ndagirango mbabwire ko nagize ububabare bukabije cyane ku buryo ujoro rimwe naribonagamo umwaka wose kubera kuribwa ahantu hose nkataka ariko singire untabara kuko no mu rugo bari barabuze icyo bankorera igihe cyaje kugera rero ndamugara kuko nabaga ntabasha no gukandagira ariko bakomeza kunjyana mu bavuzi ba gakondo ari nabo bankoreraga ibya mfurambi

Aba bavuzi bampagarikaga ku ngufu ntabishoboye, nahagarara imbaraga zikabura nkagwa ubundi bakampagurukisha inkoni, mwa bantu mwe narakubiswe nkubitwa ntazi icyo nzira mu rugo nab o babibona bakibwira ko ari bwo buryo bwo kumvura ndakubitwa inkoni nyinshi bashaka ko mpagarara kandi ntakibishoboye, narakubiswe wakongeraho n’ububabare nabaga mfite nsanga ndi mu mubabaro uhoraho, ndataka ariko sinagiraga uwo kuntabara

Igihe cyarageze kumvura bankubita birabananira uwamvuraga abwira papa kuncyura bagategereza igihe nzapfira, ubwo nageze mu rugo mba aho, umunsi umwe umuturanyi aza kubwira nyogokuru ati ariko uyu mwana ko akomeza kubarushya cyane mwamuhaye umuti agapfa ntakomeze kubarushya ko atazabaho? Ndashima Imana itaratumye mpfa uwo munsi

Nyuma y’umwaka rero naje kwiga kwicara, niga kuva aho ndi nkagera ku muryango ariko ngahorana agahinda kenshi cyane, najyaga ndara mvuza induru nibaza impamvu Imana yangize ityo, ubwo rero naje kwiyakira uburwayi bw’imbasa bunsigira ubumuga ubu simbasha kugenda

Ariko ubu ndashima Imana yo yangize gutya ikemera ko mera gutya byari gushoboka ko nicwa na ya nzoka ariko ntibyakunze, byari gushoboka ko nicwa n’inkoni nakubitwaga ariko sinapfuye, byari gushoboka ko nicwa n’iseru cyangwa imbasa ariko sinapfuye Imana ihabwe icyubahiro yo yandinze

Igihe kimwe nigeze kwicara nibaza ubuzima bwanjye uko buzagenda, ndeba ukuntu ntigeze niga ndeba ukuntu ntabasha kugenda, nkabona utwana duto turavuka tugahita twiruka nkibaza amaherezo y’ubuzima bwanjye nkayabura, ndavuga nti ese ubu nzaba umugabo? Mbese nzashaka umugore? Nimushaka se nzabasha kubyara abana? Nimbabyara se nzabasha kubarera bakure? Namaze kubona ko nta gisubizo nkuye muri ibyo bibazo byose mpita nyoboka itabi urumva ko nari maze kuba umusore kandi ntabasha guhaguruka, najyaga ntuma abana itabi nkarinywa ngo ndebe ko nasinzira bikanga ngeze aho ntekereza kwiyahura ndetse ndagenda ndabigerageza ngeze ku ruzi…….

Ntuzacikwe n’igice cya kabiri kirimo uko GACURA yaje guhura n’Imana

[email protected]

Ubu ni ubuhamya bukubiyemo ubuzima bubi GAKUMBA yabayemo kuva avutse kugera abaye mukuru, yatangiye abwira ikinyamakuru Agakiza.org uko yavutse bakamufata nabi kubera kugira ubumuga bwo kutabona n’uko yakuze bimugoye

Nitwa evangeliste GAKUMBA Augustin, navutse mu mwaka w’1965 mvukira mu burengerazuba mu cyahoze ari gishyita, ubu ni I Karongi, mvuka ntago byashimishije umuryango wanjye kuko navukanye ubumuga bwo kutabona, mu bana b’iwacu ndaetse no ku musozi w’iwacu ni njye muntu wa mbere wavutse ntareba ahongaho, urumva rero ko byari nk’igikuba gicitse kuko mama wanjye na we yahagiriye ibibazo bikomeye kuko atigeze ajya ku kiriri ndetse nta n,uwamuhembye kuko yasaga n’uwapfushije

Mu gukura kwanjye nakuze mbabaye nkura ndibwa n’amaso ku buryo bukomeye, bagerageza kumvuza ahantu hatandukanye biranga ndibuka ko mfite nk’imyaka umunani iwacu habaye ubwicanyi bukomeye turahunga tujya mu bisambu tugarutse dusanga inzu yacu barayitwitse twimukira mu yindi ariko bukeye nayo barayitwika ariko ntitwabimenya, burya ntacyo Imana ikorera guhomba

Ubwo abandi bari basinziriye njye nararaga nicaye ndibwa n’amaso nibwo numvise inzu inutse nk’iyahiye ntangira gukangura babadi dusohatse basanga igisenge cyafashwe Imana iturokora biturutse mu mubabaro nahoranaga ari nawo watumaga ntagira ibitotsi, ubwo nakomeje kubaho muri ubwo buzima bubi ariko maze kugera mu myaka 13 amaso yanjye yari yarabaye manini cyane ateye ubwoba kandi ubwo n’uburibwe niko bwari bumeze

Ndibuka ko igitondo kimwe papa yatugabanije imirimo, ambwira ko ngomba kujya kurinda inyoni,ndabyemera njya mu murima kurinda inyoni nkajya nunama nkatora amabuye ubundi ngatera inyoni ntareba, ubwo byageze mumasa yine ndarangara abahinzi bari hirya yanjye barambwira batik o inyoni zamase amasaka noneho urabigenza ute? Ubwo nahise nunama mfite igihunga cyinshi kuko nari mpagaze hagati y’ibishyimbo by’imishingiriro nunamanye ingufu nyinshi mpura n’igiti kigufi muri byose kihita kinsogota mu jisho kirinjira cyane ndwana no kukivanamo biranga mbura n’imbaraga zihamagara abo bahinzi ngo bantabare ariko ku bw’amahirwe nzamura umutwe kivamo ariko kinsigira ububabare bukabije cyane

Ubwo nahise mva amaraso menshi cyane, uretse no kuva aradudubiza nka robinet bikabije ku buryo mama yaje kundeba ahita ata umutwe arasakuza cyane ati noneho urapfuye gakumba wee, mu byukuri narababaye cyane ngira ububabare bukabije amaraso arava ashiramo nsigara ndwana no gukuramo inyama gusa hasigara umwenge munini icyane, kuva icyo gihe rero natangiranye n’umubabaro ukabije urengeje uwo nari mfite mbere

Narababaye ntihagira n’umuntu n’umwe ugira igitekerezo cyo kunjyana kwa muganga, ku buryo namaze ibyumweru bibiri ntasinzira n’umunota n’umwe nibura, mu byukuri nanjye ubwanjye nari nariyanze pe kuko nahoraga mvuza induru gusa ngera aho mbwira Imana ngo ninkiza nzayikorera, mu byukuri sinarinzi ibyo mvuga ariko nari nararakariye Imana cyane navugaga ko ari ingome kuko yandemye nk’igisimba bitewe n’uko abana bambonaga bakiruka

Mu cyumweru cya gatatu gitangiye nibwo naryamye ari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndasinzira ngeza saa sita z’amanywa yo ku wundi munsi ntarakanguka nibwo mu rugo bagiye impaka baza kunkangura ndabyuka ndagenda numva ya misonga yose yajyaga indya yakize numva ntago nkiri kubabara numva umutekano ugarutse mu rugo

Muri ibyo byumweru bitatu Imana yankoreye igitangaza impa ibitotse, inkiza umubabaro, inkiza akato nahoragamo ndetse isubiza ubwenge ku gihe nkumva hari ikintu nshaka kuzakorera mama wanjye kubera ko yambyaye ntibamuhembe mpitamo kumubwira ko nzajya nteka nava guhinga azajya aza asange nahishije, kandi ubwo mu byukuri ntabyo nari nzi ariko narabyize ndabimenya nkateka ndetse nkakora n’indi mirimo yose yo mu rugo

Igihe cyaje kugera rero ntangira guca akenge mbona udufaranga duke nkajya ndangura amagi nkaza nkayateka ubundi nkayajyana ku bigo by’amashuri ntangira kubona amafaranga menshi nkajya mu isoko nkigurira imyenda nta muntu tujyanye mbese nkomeza ubuzima nk’abandi bose ariko ubwo muri iyo myaka yose amazina yanjye yari yaribagiranye ahubwo nitwaga ruhuma, ubwo rero maze kugira imyaka 24 y’amavuko…..

Ntuzacikwe n’igice gikurikira kirimo uko GAKUMBA yaje gushaka umugore uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize

[email protected]

Nitwa MANISHIMWE Stella Christine ndi umumama Yesu yagirirye ubuntu, mfite abana Imana yampaye ari uko mbanje gusenga

Njyewe nakijijwe mfite imyaka umunani, umugoroba umwe nararyamye ndota tujya kurusengero hanyuma mburana n’ababyeyi banjye umuntu umwe araza arantoragura amfata ukuboko anjyana aho ubungubu nsengera ngezeyo ndabikunda cyane nyuma biza kurangira nigumiye aho uwo muntu yanjyanye kuko nabona ga ibyaho ari byo byiza kurusha aho najyaga nsengera, ndasshima Imana yampamagaye ndi muto

Naje gusaba Imana ko yangirira neza ikazankorera ubukwe bwiza kubera ko nifuzaga kuzabyara aruko mbanje gukora ubukwe, impamvu nuko nakunze kubona abana benshi twiganaga bajyaga babyara bagacikiriza amashuri yabo njyewe rero nifuzaga kugira itandukaniro hagati y’abandi bakobwa

Ubwo rero igihe cyaje kugera ndashaka nkora ubukwe bwiza nambara impeta ariko narinziko ningera mu rugo nzahita nsama ako kanya, benedata ibyo natekerezaga byaranze neza neza ndategereza ndaheba kandi ubwo Imana yajyaga imbwira ko izampa abahungu n’abakobwa

Nabaye aho ndi umugore ariko ntagira akana, umwaka wa mbere urashira ntasamye, umwaka wa kabiri urashira ntasamye noneho ntangira kugira ubwoba nibaza uko bizagenda ndashoberwa ngezaho mbaza umugabo nti ariko ubundi bimeze bite ko abandi babyara twe ntitubyare, bene data twagerageje uburyo bwose bushoboka biranga kandi twajya kwa muganga bakatubwira ko turi bazima bati mugende mutegereze

Umwaka wa gatatu warashize uwa kane uraza tujya mu mavuriro yose ashoboka byari ibintu bibabaje kumara imyaka ine nta kana kandi abandi mwashakiye rimwe abana bajya ku ishuri wowe uraho gusa birababaza ku buryo utabyumva

Ubwo nakomeje kwitoza kubaho ubuzima busenga, Imana igakomeza kumpumuriza ariko amarera yari yarandenze nari naragize agahinda gakomeye, ubwo imyaka ine irangiye twaje kujya mu birori bya famille tujyayo twishimye ariko tuza kuhahurira n’amagambo akomeye adusesereza kuko nta mwana tugira ubwo ndata ha ariko dutaha tubabaye, iryo joro mpita ndota inzozi ngo banyirukanye kuko ntabyara

Cya gihe nubundi cyageze nta mwana mfite, ubwo mbwira umutware nti reka dufate ibihe tujye gusenga, arabyumva aranyemerera ariko arambwira ati genda ujye gusenga mu izina rya famille, iminsi itatu nishira uzagaruke umbwire ibyo Imana yakubwiye, yambwiye gutyo kuko Atari yanze ko tujyana ahubwo kubera akazi
Ubwo naragiye ntangira guhamagara Imana ndushye cyane, ngiye kumva numva ijwi rimbwiye ngo wapfa umusazi arakwishe, ndebye koko mbona asa n’umusazi nkibyuka ahita ambwira ngo rata mwana wanjye ntago nje kukwica ahubwo ndi umukozi w’Imana

Ati Imana irambwiye ngo yabonye amarira yawe, ati taha ugende uryamane n’umugabo utaranywa n’amazi manuka wiruka ugende uhite uryamana n’umugabo marayika araba aria ho, ubwo nahise ntaha ngezeyo mu rugo mbwira umugabo nti ngusange mu rugo

Ngezeyo nkora icyo Imana imbwiye, umurimo w’Imana urakorwa hashize ibyumweru bitatu njya kwa muganga ngezeyo bambwira ko ntwite, haleluyaaaaaaaaa, Imana yangiriye neza mu kwa cyenda ndabyara, mbyara bambaze ariko ndamubyara mu myaka ine

Umwana wa mbere afite amezi atatu nahise nsama indi nda ya kabiri, inda igize amezi ane mfatwa n’indwara ntazi iyo ariyo mpita mva amaraso ahantu hose hari umwenge ngiye kumva numva isereri mba ndaguye, ubwo mu kanwa no mu mazuru ndava, abaganga bayoberwa icyo ndwaye mara icyumweru mu bitaro ariko ngeze aho ndoroherwa ndataha

Mu kwezi kwa gatanu kw’iyo nda ya ndwara yaragarutse iza ari simusiga nsubira kwa muganga ku buryo buri kwezi indwara yarazaga nkajya mu bitaro aho kugirango nkire nkaremaba cyane,igihe kimwe ndyamye kwa muganga numva imbaraga zidasanzwe ziranshikamira mbura uko mpamagara, mu minota makumyabiri ndabyimba cyane nanga gukwirwa ku buriri, muganga aje ambaza impamvu umwana yapfuye kandi simbimenye

Ubwo bavuga ko umwana yapfiriye mu nda, batangira gushaka icyo bakora ngo bambage ibyuma barabizana ariko numva ijwi rivuga ngo nsenge mpita mbwira abaganga cyane nti mube muretse kumbaga mbanze nsenge ubwo baranyemerera ariko bari bategetse umugabo kujya kuzana isanduku ngo bashyiremo umwana bajye gushyingura, aragenda

Abaganga barambaze bakimara gukuramo umwana ngo bajugunye mu ikarito ahongaho, umwana ahita arira cyaneeee abantu bose bari aho barumirwa ibintu birakomera za haleluya ziba nyinshi muri icyo cyumba, Imana ihindura imvugo, umwana baramuhererekanya igitangaza kiraboneka ntahana umwana muzima ni igihungu cyiza gishimishije

Ndashaka guhumuriza abantu mbabwira ko nubwo hari ibikugerageza ariko hejuru y’imbaraga z’ibyaremwe hariho imbaraga z’uwabiremye, hejuru y’ibikurwanya hariho imbaraga z’Imana zibirwanya

Amen!

[email protected]

Maze kugira imyaka 24 naje kwinjira mu cyumba cy’amasengesho nsanga hari imbaraga z’Imana kuko nari umunywi w’itabi. Ndi umunywi w’inzoga, naribaga ndibuka ko igihe kimwe papa yansanze mu giti cy’amacunga ndi ku kumwiba agiye kuntera icumu asanga namanutse, ubwo nagiye muri icyo cyumba baransengera ariko nanga gukizwa ndataha, umunsi umwe mama antumye inzoga nibwo numvise ijwi rimbwira ko biteye isoni kunywa inzoga ngeze mu rugo mbabwira ko ntazongera kunywa no kujya kugura inzoga

Nza gusubira muri cya cyumba ndatura ndihana ntangira urugendo rwo gukizwa ninjira mu gusenga Imana cyane, ndayishaka n’umwete wose nkumva nkunze bibiliya cyane ariko nkagira ikibazo cyo kutamenya ibyanditsemo, nshaka Imana nkajya nsenga amasengesho y’uburyo bwose nsaba Imana ngo izandukure amagambo ya bibiliya iyandike mu mutwe wanjye kuko nari nziko ishobora byose

Igihe kigeze nza kumva umuntu antumweho ko Imana imubwiye ko igiye kunyigisha bibiliya, ariko ubwo mu rugo intambara zari nyinshi cyane kuko nari narakijijwe, navaga gusenga nkabura unyakira ngategereza ko bangaburira ngaheba, mbese byari bikomeye ariko Imana ibana nanjye, ndibuka ijoro rimwe bari barantesheje agaciro ndaye munzu njyenyine numva ijwi rirambwiye ngo haguruka, ndahaguruka ntangira gusenga ngendagenda mu nzu hose ngeze mu muryango nkandagira ikintu nkagirango ni umwenda bataye hasi

Urumva sinarebaga, ubwo nashakaga kumanura ikiganza ngo nkoreho nkumva intoki zihinze umushyitsi nkabyihorera ngeze aho numva ijwi rimbwira ngo erega iyo ni inzoka wakandagiye, ubwo nahise nsubira ku kariri nari ngiye kuryamaho mfite ubwoba bwinshi ndasenga cyane ariko nsengana ubwoba bukabije ntekereza ko iri bunsange aho ndi ariko hashize umwnya ndi gusenga numva mpawe imbaraga ntangira gusenga ntegeka ya nzoka ngo ntive aho iri irindire bayice, ubwoba burashira ndasohoka nyinyuraho njya gukomangira abandi aho bari bari, papa aranyitaba ndamubwira nti muze mwice inzoka iri hano papa aranseka cyaneeee ariyamira ati ruhuma warasaze, ati umuntu utabona ubwiwe n’iki ko hari inzoka?

Nakomeje kumuhamiriza ko ihari yanga gukingura ngo aze ayice, iminota ishira ari15 yanze kuza yumvise murembeje arabyuka acana itara araza ati ngaho yinyereke, ndamubwira nti sunika urugi urayibona iruhande rw’igikuta, asunitse urugi atangazwa no kuyibona ntaho yagiye, arayikubita arayica arayisohora ayitwikirira ahantu bukeye abyuka atanga ubuhamya avuga ukuntu Yesu ari mu rugo rwacu yicuza inkoni zose yankubise, ibiryo banyimye ahita ampa uruhushya rwo kujya gusenga ntangira umubano wanjye n’Imana noneho nta bwoba mfite hashize igihe kinini ariko Imana iza kunkura ku izina rya ruhuma, amazina yanjye barayamenya

Imana itangira kuntuma imbwira kujya I Kigali kubwiriza umuntu witwa kazimiri wari umusinzi akora mu kabari gakomeye Imana irantuma njyayo ndanamubona, bukeye umuturanyi anjyana mu isoko ngo njye gusabiriza ariko ngezeyo ntangira kuvuga ubutumwa aho mu isoko, ndababaza nti ariko ko numva muvuga imyambaro n’ibyo kurya, nta Yesu uba muri iri soko? Batangira kumbaza ibibazo byinshi nkabasubiza mu ijambo ry’Imana nkababwira ama pages basomamo ijambo ry’Imana bagasanga nibyo, ndabwiriza cyane abantu barakizwa

Nkomeza kujya ahantu henshi cyane hatandukanye, nza kugaruka I Kigali kwa kazimiri ndamubwiriza arakizwa, umugore we arihana n’umukozi, umurimo w’Imana uraguka muri Kigali ariko nari nararwaye umwingo munini nyuma Imana iza kuwunkiza, umurimo w’Imana uraguka cyane, nkorera Imana nivuye inyuma, nza guhabwa isezerano ryo gutura i Kigali igihe kigeze nza gutura I Kigali mu nzu yanjye bwite nahawe n’umuntu nkakorera Imana ntari butahe ngo ndye, ndashima Imana ko ntigeze nsabiriza na rimwe mu mujyi wa Kigali

Ndashima Imana yagiye indenza imfu nyinshi zitandukanye zirimo gukubitwa, kugwa mu mwobo wa metero zirindwi, kwicwa n’inka n’ibindi byinshi
Igihe cyaje kugera rero Imana integeka gushaka umugore ariko nkayibwira ko ntacyo kumutungisha mfite ariko ikomeza kubimpata imbwira ko uwo nzakunda nzamuboneraho umugisha, ubwo naje gukunda umwe mu bakobwa twakoranaga umurimo w’Imana ndamukunda ndetse ndanabimubwira mubwira ubuzima bwanjye bwose bubi, ndamwibwira wese ndangije mubwira ukuntu niyemera kunkunda azahura n’ibibazo bikomeye

Hashize icyumweru kimwe aragaruka arambwira ati bya bindi nabyemeye, mpita ntangira urugamba bwo gutangiza umushinga w’ubukwe ndibuka ko nkimara kwiyerekana mu rusengero nta n’umuntu wigeze aza kunkora mu ntoki kuko ntangije umushinga mwiza gusa twateguye ubukwe nkumva ndashaka ko ku musozi w’iwacu ariho habera ubukwe abantu bakihana

Ndibuka ko nakoze ubukwe bwiza cyane, byari bimeze nk’igiterane abantu barihana gusa nkimara gukora ubukwe genocide yahise iba abo mu rugo bose barashira nsigarana n’umudamu wanjye I Kigali twabyaranye abana barindwi ariko umwe yaratashye Imana iradushyigikira cyane ntacyo twari tubaye abana basigaye bariga neza nta kibazo gusa mu minsi yashize Imana yemeye ko umudamu wanjye nkunda cyane ataha ariko byose birushaho kutuzanira ibyiza kandi ijambo ry’Imana riravuga ngo mu bibaho byose duhore dushima

[email protected]

Nitwa NSHAYIJA Elien navutse mu mwaka w’1980 mvukira mu gihugu cya Uganda ariko nyuma tuza kugaruka mu Rwanda,

Munyemerere ubuhamya bwanjye mbuhere aho nari maze gukura kuko ari bwo nifuza ko bufasha abantu cyane, tukimara kugaruka mu Rwanda naje gukizwa nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye ndibuka ko icyo gihe hari mu mwaka wa 2001, maze umwaka n’igice nkijijwe nibwo naje kugwa ndasayisha cyane ndasambana ubwo nari maze kugira imyaka 21

Maze gusambana nagiye kurusengero mbwira pastor ko nasambanye n’umugore ufite abana bane ariko abyarira iwabo ubwo naratuye baransengera ndetse ndihana ariko sinamenya ko nanduye SIDA, nakomeje gusenga cyane, nyuma y’amezi arindwi numva ubuzima bwarahindutse nkahorana imbeho nyinshi cyane ariko igihe kimwe nza kurota mbona dayimoni ambwira ngo twari twarakubuze ariko ubu turagufite waranduye kandi ugiye gupfa, nanjye ndamusubiza nti niba Yesu yaraheze I kuzimu nzapfa ariko niba ariho najye ndiho kuko ari muri njye

Narakangutse ngira ubwoba, nsenga Imana nyibaza ko naba naranduye irambwira ngo waranduye ariko nzagukiza, ndakomeza ndayibaza nti ese ninde wundi wakize SIDA ngo wenda mbe uwa kabiri koko? Nakomeje gusenga ariko njya kwisuzumisha hashize umwaka umwe ngenda ibimenyetso byayo byaragaragaye, nagiye kwisuzumisha ahantu hatatu hose bambwira ko nanduye ngeze aho niyemeza kwiyahura burundu ariko mu gihe ndi kubigerageza Imana ikamburira inshuro nyinshi imbuza kubikora aho yantumagaho abantu batandukanye bakambuza kwiyahura

Ubwo naje kujya mu ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu, ndarwara ndaremba, ndwara indwara nyinshi cyane amagufwa aracika ariko nkunda gusenga cyane mvuga ngo Imana izangirira neza injyane niyejeje, nakomeje gusenga cyane nsengera mu mazi natekereza ukuntu ngiye gupfa nkarushaho gusenga cyane kugirango Imana izamfashe inkize kugirango iwacu bazabone agakiza

Mu rugo baje kubimenya ariko nkakomeza gusenga cyane nkajya mu misozi hirya no hino nkamarayo iminsi myinshi cyane, muri make nari meze nk’uwiyahura, abambonye bakambwira gufata imiti kugirango mbeho neza ariko nkakomeza gusenga ngo nzapfire mu masengesho, narakomeretse cyanemu mutima urumva ko nari umusore w’imyaka 21 na 23 ariko niyemeza gusenga Imana mu buryo bwose

Maze imyaka ine ndwaye SIDA yari yaranzahaje ku buryo bukomeye, nasenze Imana ndi mu rugo nyisaba ko yankiriza umubiri nyibutsa abo yakijije bose maze numva marayika arambwiye ngo abo nakijije bose bari bararenganye ariko wowe wazize ukuri, nkimara kumva ayo magambo narababaye ncika integer ariko mbwira Imana nti nibura girira izina ryawe namenye

Maze gusenga ntyo nariryamiye ngiye kumva numva umuriro urantwitse cyane utwikira n’inzu yose nashaka kubyuka bikananira neza neza, maze numva umuntu araje amfata mu gituza afata ama tuyo abiri ayacomeka mu mbavu zanjye acana moteri ya matuyo arakurura cyane ndashya ku buryo bukomeye ngiye kumva numva arandekuye arangije aragenda asimbuka mwumva mpita nicura mpamagara pastor mubwira ibimbayeho ambwira ko hari igitangaza Imana inkoreye

Icyo gihe nakomeje gusenga nkomeza amasengesho y’uburyo bwose, igihe kimwe ngiye gusenga ndi umwe n’abandi ndaryama nsa n’umuntu utwawe n’agatotsi mbona wa muntu ufite umuriro mwinshi aransatira azana icyuma cyotsa inka, aramfata arambirindura aranyotsa mu mugongo ndataka cyane mvuza induru ijoro ryose arangije arandekura ndiruka ndigaragura wa mugongo n’amagufwa yari yaratanye arasubirana kuva ubwo mba muzima

Ku nshuro ya gatatu , hari ku wa mbere maze kurya, icyo gihe nari nagiye gusura umusoer w’inshuti yanjye, tumaze kurya turaryama aryama imbere ndyama inyuma ye ndasinzira ngiye kubona mbona abagabo babiri barebare bazana bya byuma bishyushye cyane, nagerageje uburyo bwose bushoboka ngo nkangure wa musore twari kumwe ngo antabare ariko birananira neza

Ubwo baraje banyigisha ibintu byinshi cyane ntarondora barangije baramfata baransengera ndashya umubiri wose ndababara cyaneeee mbura icyo nkora kuko bari banshikamiye barangije barandekura baragenda, bakigenda ndabyuka nkuramo isaha nari nambaye nsanga yahiye nayo kubera umuriro wanturukagamo

Nakomeje kuba aho ariko nanga kujya kwisuzumisha ngo ndebe aho indwara igeze, nyuma marayika arambaza ati ese kuki utizera ko wakize? Ndamusubiza nti ngiye kwizera, ubwo nahise nkora amasengesho y’iminsi itatu n’abandi basore, turimo dusenga icyo gihe ndapfukama ndasenga abo twari kumwe barandeba bagiye kubona babona nuzuye umwuka wera babona abagabo babiri baje bansanga aho ndi, babona umugabo azanye indobo ankuramo amaraso yanduye undi mugabo umwe araza ansukamo amaraso mazima

Ubwo mvuye mu mwuka barabimbwira turataha, njya kwisuzumisha muganga arambwira ngo ndi muzima, ndashidikanya ariko ndataha bukeye njya ku bitaro bikuru baransuzuma basanga ndi muzima, nsubira ku rindi vuriro bigenda kwa kundi basanga ndi muzima, Imana ishimwe cyane icyo gihe naranezerewe cyaneeeeeeeeee, dukora umunsi mukuru, Imana iranezeza cyane abantu barishima nanjye numva nguwe neza kuva mu mwaka wa 2007 kugeza ubu ndi muzima

Nkirwaye najyaga mbabazwa cyane n’uko ntazabyara ariko ubu ndi umugabo ndubatse mfite umugore mwiza n’abana babiri ubu tuguwe neza cyane, Imana yangiriye icyizere ingabira umurimo wayo ndi umu pastor nyoboye itorero, ndashima Imana yangiriye neza ikankiza SIDA

Birashoboka ko nawe ufite ikibazo gikomeye cyangwa uburwayi bukomeye ukaba utekereza ko Imana itagukiza cyangwa ngo ikugirire neza, ariko irashoboye Imana yankijije nawe ubwawe yagukiza kandi ikagukemurira ikibazo ubona cyananiranye, izere Yesu gusa ibindi byose arabikora
Amen!
[email protected]

Ubuzima bwarakomeje Imana iza kunsaba gushaka umugore, ntegura ubukwe bupfa inshuro eshatu zose singiye kubitindaho cyane kuko byaba birebire ariko ku nshuro ya kane ubukwe buraba buba bwiza cyane ku buryo ntabitekerezaga Imana iradushyigikira burataha abantu bose barishima ku bw’ubukwe bwanjye n’umugore wanjye Claudine

Gusa sinava ahangaha ntavuze ukuntu Imana yigaragaje kuri uwo munsi kuko uwo twari twashinze kugura fanta uwo munsi,yarigendeye ajya gukemura ibibazo bye, duhita tujya muri reception tugezeyo dusanga nta cyo kunywa gihari batanga itangazo rivuga ko tutari bwirirwe twinjira ahubwo abantu bakwiye kuduhera cadeau hanze aho ariko ndashima Imana yo mu ijuru yaritamuruye mu minota mike ibyo kurya biraboneka abantu baranezerwa, Imana ishimwe

Nihuse cyane rero mu bantu badutahiye ubukwe, baduhaye impano iroze izatuma tutagira umugisha mu rugo, ubwo twarabanye n’umugore ariko tumara amezi atatu turi mushiki na musaza nta gikorwa cyo kubaka urugo gihari kubera bwa burozi bwo muri cadeau twafunguye, ndashima Imana ko nyuma y’amezi atatu twasenze Imana itugirira neza turakira dutangira kubaka urugo neza

Ubwo umugore yaje gusama atwita inda amezi icyenda,igihe cyo kubyara kigeze tujya kwa muganga, ku bw’amahirwe arabyara nterura umwana mpita nsenga Imana nti ndagushimiye ko umpaye umwana muzima n’umugore muzima, nkimara gusenga umwana ahita apfa, apfuye mbwira madamu nti umwana arapfuye nkibimubwira ahita ataka rimwe gusa yiyorosa mu maso ngirango ni agahinda agize gusa

Nsohotse hanze rero naragarutse nshaka umugore ndamubura ngirango abaganga bamujyanye kumwitaho naho yabacitse yigendeye, ndagirango mbabwire ko nashyinguye umwana madamu nta wiuhari , twaramushatse turamubura burundu, mbura umwana mbura na nyina, ndamushaka mara amezi atandatu ntazi aho umugore yagiye, mu byukuri ntibyari byoroshye na gato ariko ndashima Imana ko no mu kigeragezo iba iri kumwe natwe

Umugore naramushatse ndaheba nyuma nza kumusanga muri congo ndamugarura hashize ibyumweru bibiri ndonghera ndamubura aragenda arasara yiruka ku gasozi,m hashize iminsi arampamagara ngo muzanire mituelle ajye kwa muganga, ndagenda duhurira nyabugogo icyo gihe nari ngiye kubwiriza ahantu turahura ngiye kumuha mituelle ahita anduma akaboko aragakomeretsa ahita akuramo imyenda yose mwirukaho turiruka cyane nyabugogo yose iratwota, baransobanutra ndasobanuka bati dore abarokore basariye rimwe

Bene data byari bigoye cyane ni byinshi sinabivuga ngo mbirangize,ndashima Imana ko uyu munsi ndi kumwe n’umugiore wanjye ubu tuguwe neza cyane turashima Imana yaturokoye urupfu rukomeye ikatwubakira urugo

Amen!
[email protected]

Nitwa MUTABARUKA Fulgence ndakijijwe mfite umugore n’abana batatu,ndi umvugabutumwa n’umuhanzi, navutse mu muryango w’abana batanu, mfite imyaka irindwa papa yarapfuye apfa nta buzima bwiza adusizemo, turakomererwa cyane, ubuzima buraducanga ntangira kuragira inka bakampemba amafaranga 200 nkayajyana mu rugo tukayahahisha
Nari nararwaye amaga ntagira isura, imyate iranzonga, ubuzima buba bubi nu buryo ntabasha kubabwira, igihe cyajekugera rero mama aza guhimba umushinga wo guhingira ibivuzo n’imbetezi, ni ukuvuga ko yarahingaga umunsi wose bakamuhemba ibivuzo

Igihe cyaje kugera ndakura mfata umwanzuro wo kuza I Kigali nza nambaye ibirenge, ntangira gukora akazi k’ububoyi, icyo gihe nahembwaga 1500 ku kwezi, akazi ndagakora koko ubundi nkoherereza mama amafaranga, nza gukizwa neza ubundi nsenga Imana cyane nyisaba kunkura ku kazi k’amafaranga 1500 ikanshyira ku kazi k’amafaranga 2500, muri iyo minsi rero aho nakoraga baje kunyirukana mpita ntega ntaha iwacu

Haciye iminsi ndagaruka mbona akazi k’ibihumbi bitatu, numva ndishimye cyane, akazi nkakora neza cyane mabuja arankunda ariko databuja aranyanga cyane bituma anyirukana ndagenda njya kubana n’undi musore twasenganaga, niga umushinga w’ibihumbi 6000 ndangura amakara, intoryi, inyanya n’ibindi, ibyo bintu byarampiriye cyane kuko naje kunguka ngura igare

Nyuma nkodesha inzu ncuruza boutique, nyuma ndahomba nisanga mu gihombo gikomeye, ntangira bundi bushya ndacuruza Imana impa umugisha ibintu bisubira mu buryo rya gare ndarigurisha nguramo apareye ifotora ndagenda ndafotora abantu barankunda bampa avance ngiye gusohora amafoto nsanga yose yahiye, ibintu birancanga ndashoberwa apareye ndayigurisha nishyura abantu ubundi ntangira gucuruza ibiraha ndagenda ndunguka cyane

Nongera niga undi mushinga wo kwndika amagambo meza ku ma karito nkayafunga neza ubundi nkacuruza abantu bakayamanika mu nzu, benedata nakozi utuzi twinshi dutndukanye nshakisha amafaranga ariko ndayabura neza neza, ibintu biranshobera ubanza nta kazi ntakoze kabaho kuko nagiye mu buyede n’ibindi byinshi

Igihe kimwe inzara yarandiye cyane iranyumvisha, benedata inzara iraryana cyane Imana izabarinde inzara, byari ibintu bigoye cyane icyo gihe nari maze iminsi itatu ntarya umugabo umwe ampa inoti y’ijana arantuma ndagenda njya muri restora ndya ubugari ndahaga mbwira Imana nti ushimwe ko umpaye ibyo kurya

Umunsi umwe umugabo yanyigishije akazi ke ndagakora, kari akazi ko gucuruza amarange akampemba ibihumbi icyenda ariko naravunikaga bikomeye, Imana iza kungirira neza nza kubona akazi k’ibihumbi 130000 ndacya ndanezerwa ngubwa neza ntangira kwibagirwa umubabaro nza guhaga gukorera abandi

Imana iranshoboza inteza imbere ngera ku bihumbi Magana inani ntangira kwikorera ubwanjye ntangira ubuzima burimo kudakorera abandi, mu minsi micye ntera imbere gahoro gahoro, amateka yanjye arahinduka nyuma y’imyaka myinshi cyane nshakisha ubuzima bwanga

Ariko uyu munsi ndashima Imana ko nguwe neza, mfite umuryango mwiza dutuye mu mujyi wa Kigali kandi ubuzima buraryoshye nta kibazo

Imana ishimwe yo yankuye kure, burya bene data nta kure habaho Imana itakura umuntu ndetse nta kure habaho Imana itageza umuntu ndayishima yampinduriye amateka ku buryo bukomeye

Amen!

L[email protected]

Ubuhamya bwanjye ni burebure ariko icyo ngiye kuvugaho gato uyu munsi ni ubuzima bw’igihe gito nabayemo nyuma yo kubura ababyeyi nkiri muto nkaba mayibobo noneho nza gukura mbona umugiraneza undera

Nyuma yo gukura no gukizwa neza rero naje kumva nkuze niyemeza gushaka umugore, ndagenda ndarambagiza, nkunda umukobwa mwiza rwose, iyo wamubonaga mu nzira agenda wagirango ni malayika witambukira kuko yabaga atanakandagira isazi uko namubonaga

Naje kumukunda rero ibintu birashyuha cyane anyiyumvamo nanjye biba uko ndetse twiyemeza no kuzabana akaramata, duhita dushaka n’uburyo twatangiza umushinga w’ubukwe birakunda ariko icyo gihe nubwo nari nkijijwe neza nta kintu Imana yari yarabimbwiyeho

Ndabyibuka njya kumusura bwa mbere, nagezeyo umukobwa ahita ansaba gukuramo inkweto, anzanira amazi ashyushye ankuramo amasogisi ankarabya ibirenge arangije arangije ansiga amavuta anzanira na kamambiri ngo mbe nkandagiyemo, mbibutse ko bwari ubwa mbere nkandagiye mu rugo iwabo

Amahirwe nagize icyo gihe nuko nari najyanye n’undi musore w’inshuti yanjye ndetse na mama we yari ari ahongaho

Twaratashye tugeze mu nzira wa musore ariyamira ati genda John uratomboye ni wowe ugiye gushaka umugore abandi barabeshya, kandi koko nanjye numvaga ntomboye koko kuko mu buzima sinari narigeze umuntu wanyitaho gutyo byongeye ari nabwo bwa mbere musuye, numvaga nimugeza mu rugo nzajya mpagarara akanyoza umubiri wose kubera umutima mwiza nari mubonanye

Nihuse rero ubukwe twarabuteguye Imana iratwihorera, turerekanwa mu rusengero iratwihorera, ku wa mbere turi bujye mu rukiko ku wa kane nibwo nagiye mu mujyi gushaka ikanzu ye numva naniwe cyane, ngiye kumva numva ijwi rije rituje rirambwira ngo uri kurushywa n’iki ko uriya mukobwa Atari we muzabana? Ijwi rimaze kubimbwira gatatu njya ku ruhande ndahagarara ndangije ndatokesha nibaza ibyo ari byo

Nkihagaze aho numva umuntu arampamagaye ambwira ko yarose ntazabana n’uwo mukobwa, agikupa telephone undi arampamagara ambwira nk’ibyo uwa mbere ambwiye mpita nshanganyukirwa

Natekerezaga ukuntu nabonaga umukobwa yitonda nkumva nta kibi kimurangwaho pe, nkomeza kubaza Imana impamvu iri kumumbuza iranyihorera, kuri uwo wa mbere nibwo nagiye gusenga ahantu mu cyumba cy’amasengesho njya kubaza Imana impamvu imbuza umukobwa nikundiye n’impamvu ibimbwiye itinze

Nageze mu masengesho wa mukobwa musangayo ngo na we yari yaje gusenga ngo ubukwe buzagende neza ariko muri twese nta wari wabwiye undi ko ari bujye gusenga, naragiye nicara mu nguni imwe na we yicara mu yindi, turasenga bigeze mu ma saa munani z’ijoro ntangira kwiheba nibaza ibyo Imana yambwiye bikanshobera

Bigeze mu rukerere rero nagiye kubona mbona umuntu umwe yuzuye umwuka wera aragiye asnga wa mukobwa mu nguni maze atangira kumurondora avuga ukuntu ari umusambanyi n’ibindi byinshi cyaneeeeee aramuvuga wese uko ari, ndababara cyane nti abahanuzi b’ubu baravangiwe kuko rwose nta muntu wari kumucyekera ibyo byaha byose

Natunguwe no kubona umukobwa ahagurutse arangije aravuga ngo ibyo Imana ivuze kuriu njyewe byose ni byo nta na kimwe kivuyemo, nakubiswe n’inkuba mbura aho ndeba ariko mbwira Imana ngo ubwo asabye imbabazi akaba yihannye nubundi nta kizambuza kumutwara

Imana yarambwiye ngo ibikoze kuriya kugirango inyereke ko ari mubi kandi ngo nubwo asabye imbabazi nta gahunda yo kwihana afite mu mutima we

Bene data nahise ninjira mu rugamba rw’amagambo, abantu baragenda baramvuga koko, baransobanura ndasibanuka, bavuga byinshi ngo nubundi sinari kuzamutunga ngo ntacyo mfite n’ibindi byinshi, naragiye njya mu rukiko kwiyandukuza mu gitabo njya iwabo mbabwira ko nabivuyemo, amagambo aranyuzura ariko birashira dutandukana gutyo

Uyu munsi ndashima Imana ko yandemeye umufasha mwiza unkwiriye, ndamukunda cyane tubyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa, kandi kubera ukuntu mukunda ndumva nifuza kuzajya iwabo nkongera nkamukwa nkongera nkamurambagiza nkamubwira ko mukunda

Imana ishimwe ku bw’ibyo yakoze

[email protected]

Nitwa NYIRABAGENZI Alice, mvuka I butare mu ntara y’amajyepfo, nakijijwe mu mwaka w’1992, nkurira mu gakiza gutyo, mu mwaka w’1995 narambagijwe n’umusore tumara imyaka itanu dukundana, ankwa mu mwaka w’2000, ubukwe busohora mu mwaka w’2006

Bishatse kuvuga ko nakundanye n’umusore imyaka 11, ubukwe bubona kuba, muri iyo myaka 11 rero nahuye n’intambara zitandukanye z’uburyo bwose, aho nkorera, aho nsengera, mu rugo iwacu n’ahandi bavuga ko ntazashaka nzahera iwacu kuko umusore akimara kunkwa yahise ajya hanze y’igihugu

Kuva icyo gihe abantu batangiye kuntura indirimbo kuri radio Rwanda, ivuga ko nabenzwe bantura indirimbo ivuga ngo urabeho mwana nakunze, icyo gihe baravuganga ngo iyo ndirimbo inshimishe, imiryango yarampagurukiye banca mu muryango bagera aho bambwira ko nasaze yewe nza kubona n’abandi basore bandambagiza umuryango ugashaka gusubiza inkwano umusore yatanze nkabyanga ngira urugamba rukomeye ariko ndashima Imana ko yajyaga ihita impumuriza ikambwira ko inshyigikiye

Ndibuka igihe kimwe abayobozi b’umudugudu bigaga ku kibazo cyanjye bakibaza niba uwo musore azanjyana nanjye nkabasubiza nti yego, nti kandi Imana yavuganye nanjye cyane, Imana iza kumbwira ngo nsenge Iminsi icumi imenyekanishe,ndasenga ndangije gusenga Imana impa impano nyishi ntangira gusengera abarwayi bagakira, ngira ibitaro kurusengero, nazuye umwana wari wapfuye

Igihe kimwe nagiye gusenga Imana irambwira ngo izangurutsa, nibaza uko bizagenda biranshobera ariko nibuka ko na eliya yigeze kuguruka, isezerano ryasohoye ndi mu rusengero ari ku wa gatanu ndi kubyinira Imana, nkimara kubyina numva umwuka w’Imana anjeho ibirenge byanjye biva hasi mpagarara ku mutambiko w’intebe ya chaise ndahanura, ngiye kumva numva ndongeye ndazamutse gacye gacye mpagarara kuri aritari ndongera ndahanura mbikora mbahamagara mu mazina
Cyane ko biri mu byo Imana yari yarampaye,icyo gihe n’inyoni zajyaga zindirimbira tukavugana imbonankubone

Ikindi gikomeye nakoze nkoreshejwe n’Imana ni ukumanura inkuba mu rusengero aho abarozi bari baje gukubitisha inkuba abantu bari mu rusengero, abandi bakazana ibirozi byabo, abantu batangira kuza gusengera ahongaho bakurikiye ibitangaza Imana inkoresha kandi na nubu uwiteka aracyankoresha

Nyuma gato maze kumenyekana nibwo Imana yambwiye ko yamenyekanishije mu rwego rwo kugirango izankoreshereze ubukwe kuko n’inkwano bari barankoye njye na mama twari twarayimaze, Imana irambwira ngo nintangire ntumire abantu kandi nitegure ubukwe

Ikintu cyatumye ubukwe butinda gutyo rero ni uko bari baranzinze bavuga ko ntazashaka ndagirango mbwire abantu ko abarozi babaho bashobora kukuzinga ntuzashake, icyo gihe rero Imana yambwiye ukuntu banzinze inyereka n’urugo banzingiyemo ndagenda mu mwuka nimanura muri plafon aho bari baranshyize ndangije nsohokana ibyo birozi ndabijyana ngeze mu marembo y’uwo murozi ndaririmba cyane ndangije nditahira hashize iminsi umusore araza ati dukore ubukwe, mu minsi mike ubukwe bwari bubaye

Icyo gihe abantu Babura aho bakwirwa baje kureba ubukwe bwanjye, Imana inkorera ubukwe bwiza cyane, ivugabutumwa rirakorwa ngeze mu rugo ndabyara ubu mfite abana batatu Lionel, Lioner na Lionson
Ikindi kandi Imana yangiriye neza, nyuma y’umurimo w’Imana mfite akazi kandi nkunda

Nkurarikiye gukurikirana ikindi gice cy’ubuhamya bwa mama lionel

Src: Ibyishimo .com

[email protected]

Bene data nifuje kubabwiraho gato ukuntu natiye impeta ngiye gusezerana mu rusengero

Mu byukuri ubukwe bwanjye bwabaye ari muri nibature ya saa kumi n’imwe, saa moya za mugitondo bwari burangiye, nagiye gukora ubukwe mfite ibiceri magana atatu gusa kandi nayo nari nyatwererewe n’inshuti

Twagiye murusengero njyewe na madamu tugeze igihe cyo gusezerana batubaza impeta turazibura, tugize Imana tubona abagraneza babiri barazidutiza nambika umugore wanjye mpeta ndamubwira nti nkwambitse iyi mpeta nk’icyimenyetso cy’urukundo ndakomeza nti kandi uko itagira uruteranirizo ni nako urukundo rwacu ruzahoraho

Twamaze gusezerana abaje muri nibature baraduherekeza batugeza imbere y’urusengero maze ba bandi badutije impeta buri wese aza aje kureba uwo yayitije ati mpereza ya mpeta,bene data ndagirango mbabwire ko Imana nta soni igira

Ubwo twaratashye duherekezwa n’abantu batandatu, tugeze mu rugo ba bantu basanga nta cyo kurya kiri mu rugo barisakasaka bagura isukari bateka icyayi n’umugati, ndashima Imana ko mu bukwe bwanjye nta muntu utarariye, ba bantu batandatu barariye, abageni na bo bararya bagubwa neza

Ndashima Imana ko ntakure habaho Imana itakura umuntu nta na kure habaho itamugeza, muri iyo minsi Imana yavuganye nanjye irambwira ngo igiye kuntuza I Kigali mu mazu yanjye

Twakomeje kubaho muri ubwo buzima bubi gutyo tuza no kubyar umwana w’umukobwa tugiye kujya gushima Imana murusengero nshaka umwenda ndi bwambare muzima ndawubura neza neza, mpitamo kwambara umwenda wa korali kandi ikibabaje nuko iyo uniforme ari korari yari yarayinguriye

Twaragiye na madamu tujya gushima Imana tugeze ku ruhimbi ndavuga nti Yesu yagize neza mumumpere icyubahiro naho abaririmbyi bari kunoshana bibaza impamvu nabambariye imyenda ya korali bahita bashyiraho itegeka ryo kubika imyenda ya korali kurusengero

Imana yaje kungirira neza rero intera inkunga ngenda nzamuka buhoro buhoro, ntera intambwe, uyu munsi wa none ndi umugabo uhamye nigeze kwifuza kuzasubiramo ubukwe kubera ukuntu nari maze guhembuka Imana irambuza irambwira ngo buriya ni bwo bukwe bwawe

Ndashima Imana ko uyu munsi nguwe neza cyane, Imana yarinze ijambo ryayo ibyo yambwiye irabisohoza irabikora ubu njyewe n’umuryango wanjye tuguwe neza

[email protected]

Nitwa Mukaruberwa Marie Magadalena, nsengera i Nyarugenge. Ndi umwe mu bantu bahuye n’amakuba n’ibyago bitandukanye byagiye bituruka ku bakonikoni ariko bitewe n’uko nakiriye Kirisitu ntabwo ariko byangezeho. Mvuka mu Karere ka Huye ariko nkaba nararerewe mu Karere ka Gisagara akaba ari na ho nashakiye umugabo. Nkiri umwana bandoze ihembe mama ajya kumvuza mu bapfumu, akajya antongera abahungu be yagendaga abavuga mu mazina uwitwaga Mpitabazenga, Mitabakana, Barajiginwa, agenda abantongera izo mbaraga rero nizo zaje kunkurikirana.

Aho nkuriye biba ngombwa ko, nshaka umwe muri babahungu b’uwo mupfumu ariko si uko namukundaga. Byimvukana ko ari ukubera wamutongero se yantongereye nkiri umwana. Natangiye kujya mpura n’ibyago n’amakuba kuko uwo muryango n’ubundi utigeze unyishimira. Aho iyo mpageze njya mbwira abantu ngo “ birinde kujya bajyana abana babo mu bapfumu ahubwo babazane mu nsengero basengerwe Imana ibakize. Kuko umupfumu asa n’ukuvuye indwara imwe akagusigamo izindi nyinshi kugirango n’ubutaha uzagaruke.

Nakomeje gusenga muri ibyo bibazo byose noneho mfite inda y’amezi ane habaye ikintu cyo kunjyana mu bakonikoni. Ubwo nari ndyamye nashidutse numva umuntu arikumpamagara nditaba numva arambwiye ngo sohoka ndasohoka mbona nicaye ku kintu kimeze nk’urutaro rwari imbere y’umuryango mbona ndagurutse ngiye ahandi hantu nerekeza iburasirazuba mvuye mu majyepfo Gisagara. Bancana mu gishyamba kinini batangira kunkoreraho ibintu by’ubufindo kandi icyo gishyamba cyarimo inyamaswa z’inkazi n’ibiyoka ariko ndi aho banjyanye nagendaga numva indirimbo mu mutima wanjye ivugango “ Twarabatuwe rwose rwose mu mwami wacu Kristo… ni iya 28 mu Gakiza, ndayiririmba ndayirangiza, mpita ndirimba indirimbo ya 361 ivuga ngo “ Uwo njya nikomezaho ntawundi ni Kirisitu reka mubashimire nti Yesu niwe Umpagije … ” nyirangiza babona nta kintu na kimwe bakibashije kunkoraho biba ngombwa ko bandekura.

Iyo ngeze aho numva nabwira abantu ngo mugire ijambo mu mutima rigendere muri mwe aho muri hose cyangwa se mu gire indirimbo ibahesha amavuta kuko ibyo byose iyo bije bifata ubusa. Ndagirango mbibutseko bari bantwaye mu buryo bw’umwuka, batwaye umuntu wanjye w’imbere. Uwo muryamana amera nk’uwapfuye yongera kugaruka nawe iyo ugarutse. Ngarutse ngeze mu rugo igihe cyaje kugera noneho barantwara n’umubiri bantwara ahantu bitaga ku Karubanda bakundaga kugaburira inyamaswa zabo bari boroye(Abashakaga kunyica ni umuryango nari narashatsemo, ni nabo bankoreraga ibyo byose). Gusa cyane nshima Imana ifite imbaraga n’ubutwari bukomeye.

Ngeze kuri uwo musozi numvise ijwi rimbwira ngo reba hakurya kw’undi mu sozi sinagira icyo mbona ariko mu kwitegereza mpabona ibendera, ryajwi rirambwira ngo ihute ufate kuri ririya bendera kuko hari ibikoko bishobora kukwica nitegereje mbona ni kure sinagerayo vuba ibyo bikoko bitaramfata, hanyuma numva ikintu kimeze nk’imashini kinyeganyeza kinjugunya kuri iryo Bendera mba ngeze yo mpita numva ndaruhutse kuko nari naniwe kubera urugendo runini narinagenze ubwo za ndirimbo naririmbye bwa mbere zongeye kungarukamo ngenda mpembuka.

Ubwo ngifata kuri iryo bondera numvise ijwi rimbwira ngo rifate urikomeze cyane nkirigundira abo twarikumwe ntabyo barebaga kuko bwari mu buryo bw’umwuka kuko amaso yabo ntabasha kubona ibyo twe tubona. Haje kuza umuyaga wazajya uhuha kwibendera hakamanuka amavuta menshi akantwikira wese ahantu hari umubiri ankoraho urukuta noneho byabikoko iyo byazaga kundya ntabwo byangeragaho byageragezaga kuntera inzara zigafata muri ya mavuta zikanyerera ntizingereho kuko narinamaze kubona ingabo inkingira.

Abakonikoni ntibigeze bamenya ibiri kumbaho kuko ntibabona ibituruka ku Uwiteka Imana yacu. Hanyuma yaho rero barabinterereje ntibyaba bigikoze umurimo wabyo babura uko bangenza numva ntangiye gushima Imana. Baribaranciye indasango ku nda bashyiraho ivu ry’impu baribatwitse ryaza nyamaswa. Umugabo wanjye niwe wari umugirwa(niwe wariwarasigaranye ibintu bya se). kubera iyo mihango bankorergaho naryaga ibiryo byinshi cyane kuko naryaga ibisorori bibiri by’intoryi n’amateke, n’indagara ariko nywa n’igikoma cyuzuye ijage mu gitondo , sa sita na nimugoroba.
Naragiye mba munini abantu batangira kwibaza icyo ntwite birabayobera. Igihe cyaje kugera njya kubyara mbyara bisanzwe hanyuma inda irabyimba cyane ngera ku gupfa, baje kumbaga bankuramo ibintu bipima ibiro cumi na bibiri ubwo nahise njya muri koma (mbura umwuka), icyo ntabura kubabwira nuko iyo najyaga kwipimisha ntwite bavugaga ko ntwite abana batatu ubundi bakavuga babiri mbese barancangaga ariko byari imigambi ya satani yo kuzanyicira ku nda.

Nyuma y’amezi atanu nagarutse mu mubiri bambwiye ko bambaga bankuyemo ibikoko kandi nahindaga umuriro urenze murongo ine. Kwa muganga baje kunanirwa banyohereza mu rugo ubwo nta kindi narintegereje uretse urupfu gusa. Njyeze mu rugo Imana yatangiye gukora ibitangaza binyuze mu masengesho kuko nasengaga kuva kera hose na mbere yuko njya no kwa muganga, ubwo hatangiye kuza bamwe mu bo twasenganaga bakansengera nkagenda noroherwa.

Iyo ngeze hano numva nabwira abantu ngo be gutinya abarozi kuko ntacyo umurozi yagutwara Imana itabishatse. Hanyuma naje gutwara indi nda nabwo bashaka kuyinyiciraho mu gihe cyo kubyara umwana azana n’amabuye mirongo itandatu na biri ariko ndashima Imana itarakunzeko ko mpfa nubwo umwana we yapfuye, aya mabuye si nkasanzwe yo kugasozi ni amabuye akoze mu mubiri (w’inyama).

Nagirango mbwire abantu yuko kujyera kure ntabwo ariko gupfa kandi kubaho nabi bigira iherezo kuko Imana ifite ubundi buryo. Nyuma rero mvuye kwa muganga umugabo yagerageje kunyica arantemagura umubiri wose, nabwo Imana ikinga ukuboka sinapfa ariko njya mu bitaro. Baramufunze ariko Imana imbwira ko ngomba kumubabarira nkazajya mugemurira. Kuva 2006 kugeza ubu ndibana kuko twahise dutandukana ariko Imana irantunze nabonye ukuboko kwayo Imana ishimwe.

Ismael [email protected]

Nitwa NZABAHAYO Silas mvuka mu karere ka bugesera ndi umwana wa 6 mu bana b’iwacu mfite imyaka 40 y’amavuko, nakuze mbona ababyeyi banjye basengera muri kiliziya gatulika aba ari naho nanzjya nsengera menya kuririmba izo ndirimbo ngeze aho ndakura ndetse mpimba indirimbo ari zazindi zisanzwe z’urukundo rw’abasore n’abakobwa

Naje gushing groupe yitwa La nouvelle nkuriramo ndetse n’ubuhanzi bwanjye burakura, kiliziya nayimazemo imyaka 28 ariko nanyuze muri byinshi bib bitandukanye ariko igikomeye cyane ni uko nari umuntu ukunda kujya mu bapfumu cyane ndetse hari n’umupfumu washakaga kungira umugirwa akambwira ngo njye ncurangira abaje kuraguza

Narabikoze rero buriya ibintu byo kuraguza inkoko, inzuzi, urugimbu byose ndabizi, nakoreye satani rero ariko burya satani ahemba nabi kuko muri icyo gihe naraguzaga naje guhura n’inzoka ziva mu mwobo ari icyenda zinsanga mu cyumba haza iya mbere ndakubita, iya kabiri ndakubita, iya gatatu, iya kane, iya gatanu, iya gatandatu,iya karindwi, iya munani n’iya cyenda zose ndazica

Ariko maze kuzica zose nahise mvubuka amaraso umubiri wose ahantu hari umwenge kuri njye haza amaraso mpita njya ku mupfumu witwaga Isaac, nagezeyo nijoro ndyamye umuserebanya uturuka hejuru unyikubitaho icyo cyaje kuba ikimenyetso cya buri gihe uko inzoka igiye kuza umuserebanya warazaga ubwo reo nubundi uwo mupfumu ntacyo yafashije kuko inzoka zakomeje kuntera

Naje kwisubirira kwa wa mupfumu ariko haruguru y’urugo rwe habaga igihuru gikikijwe n’inzuki z’amahane ku buryo iyo hazaga umuntu muri urwo rugo ataje kwivuza zaramuryaga, muri icyo gihuru rero hari hateretsemo intango irimo imiti ivangavanze

Ubwo rero nakomeje kuruha ntyo nduhira mu bapfumu igihe kinini cyane ariko umunsi umwe nza gukizwa, gukizwa kwanjye rero byabaye igitangaza kuko nta muntu waje kumbwiriza ndetse nta n’ubutumwa bwiza numvise kuko ntaho nari guhurira nabwo bitewe n’uko nangaga abarokore ku rwego rwo hejuru

Naje kurwara indwara nyinshi z’urusobe zirimo, igifu, amara, kanseri, urwagashya, impyiko ndetse n’umutima, izo ndwara zose nari nzifite kandi nta mupfumu wigeze amvura, Imana rero narayiruhije cyane kuko yantumagaho benshi simbumve

Ndibuka neza ubwo nari ndyamye ndwaye nagiye kubona mbona ikiganza kivuye ku rusenge kiraza gifata akaguru kanjye kiranzamura nshurmye mu gisenge ngiye kubona mbona ndi hejuru y’umwobo munini cyaneeeeeeeee, numva ijwi rirambwira ngo mbwira ndekure, ndasakuza nti mbabarira nturekure, ubwo nari ndi ku rusenge rw’inzu
Imana irambwira ngo narakubwiye wanga kumva ariko ubu ngiye kurekura nagize ubwoba bwinshi cyane nsaba imbabazi ndi hajuru y’umwobo muremure cyaneeee
Ntuzacikwe n’igice gikurikira……………

Src:Zaburi nshya

Ubwo cya kiganza cyarambwiye ngo mbwira ndekure nsaba imbabazi kirangije kirambwira ngo nzindukire ku rusengero kimbwira aho ari ho, ubwo ni babandi Imana yajyaga intumaho nkanga, irabararika baza muri urwo rusengero bahantegerereje
Ubwo maze kwemera yuko ndi buzindukire yo ariko mu mutima sinabyemeye, bucyeye mu gitondo nzindukira mu zindi gahunda mbyukana isuka n’umupanga mbishyira ku rubaraza haba haje umuntu kunsura kuko nari ndwaye, nkimuherekeza turakomeza turagenda tugera kuri rwa rusengero mpita numva ndakangutse

Ako kanya Imana ihita iterura umuntu mu rusengero araza aranterura aranyirukankana no muri cya cyumba cy’urusengero abantu benshi barasakuza mu ndimi nyinshi, umwe muri bo ahita avuga ati ndi uwiteka Imana mba ndasetse cyane ndamupinga ariko ndicecekera, ubwo arakomeza aravuga ati ni njyewe uguhamagaye wari wansuzuguye none ndakwifatiye, ubwo barakomeza barampanurira ibintu byinshi nanjye niyiziye
Imana imbwira ukuntu inshaka mu nzu yayo, mpabwa amasezerano menshi cyaneee

Noneho nibwo naje gusobanukirwa neza ndatuza ndeka kurwana numva uwo muntu avuga ibntu ntigeze mbwira undi muntu, ambwira ibintu nzi njyewe ubwanjye njyenyine mpita numva ndatsinzwe banyigisha kwatura ndabikora mpinduka umwana w’Imana ntyo

Niga gusenga niyirije ubusa iminsi myinshi, ubwo nari ndi mu masengesho y’iminsi ine rero ndi mu butayu naje gukangurwa n’ingwe indigase mu kirenge nsanga Imana yari yayohereje ngo inkangure kuko hafi aho hari hari abasirikare bari gucunga umutekano, ya ngwe irandinda ba basirikare baraza bayibonye bariruka cyane Imana indinda ikoresheje ingwe

Naje kongera gusenga andi masengesho niyoroshe agakote nijoro , numva ijwi rirampamagaye ngo kanguka nkubwire, ndakanguka ngiye kubona mbona ngoswe n’uruziramire rwizingiyeaho ndi umutwe wacyo n’umurizo biri ku mutwe wanjye, ubwo narakibonye mbwirwa ko ari Imana yakizanye ngo kindindire umutekano ariko ko uko iki kintu kinzengurutse ari nako satani agose itorero ry’Imana

Kandi ngo uko kingose ni nako Imana igose abantu bayo, kandi ngo uko iki kintu kingose ariko ngoswe n’abarozi benshi cyane, Imana yambwiye byinshi kuri icyo kintu ndongera ndasinzira ibitotsi byinshi cyane, nza kwicura nsanga ya kiyoka ntagihari ariko ubwo nicujwe n’umugore wanjye waruje kundeba aho mu ishyamba turataha tugeze mu rugo madamu afata isekuru agiye gusekura ubugari nanjye ninjira mu nzu ariko nsohotse hanze nsanga inzoka yaje yizingira ku isekuru atabimenye ndamubaza nti icyo ni igiki? Maze agira ubwoba kuko yarazi ko buri gihe iyo mvuze iryo jambo ahita yumva inzoka

Ubwo nihinye mu nzu gato nzana inkoni nsanga imaze kwizingura ku isekuru ngiye kuyikubita yo ubwayo irambwira ubwayo ngo ba uretse kunkubita nkubwire, numva ijwi ry’Imana rirambwiye ngo koresha ububasha ushinge iyo nkoni mu mugongo wayo ndabikora ihita yubura umutwe irandeba ivuga abantu bayohereza ivuga amazina yabo ivuga abaturanyi ba bugufi irabivuga byose imbwira ukuntu inzoka nyinshi nicaga yari yo yonyine gusa nayicaga ikongera ikazuka ikaza

Ubwo yarangije kuvuga ibyo ivuga ndayica ndayitwika ihinduka ivu gusa, kuva icyo gihe sindongera kubona inzoka mu rugo iwanjye

Ndashima Imanayangiriye neza ikankiza inzoka zari zaranzengereje zari zarabujije amahoro umugore wanjye

Ndashima kristo wantoranije akanzana mu nzu yayo ikankiza imivumo ya karande ikankura mu bupfumu ,Imana ishimwe ko yashatse kunyirokorra nta ruhare mbigizemo

Amen!

Src: Zaburi nshya

Nitwa IYAKABUMBYE Stephano nabaye imfubyi maze ukwezi kumwe mvutse ariko Imana ibana najye, inzara yaranyishe mfite imyaka 7 ariko sinigeze niba ahubwo iyo inzara yanyicaga naryaga ibijuba by’inkondo basigaje ku murima

Nari narasigarnye na marume ariko inzara ikanyica cyane nakumva ngiye gupfa ngahita nsoroma imishogoro nkayirira aho

Nageze mu gihe cy’ubusore ndakomeza ndihangana satani arandwanya cyane ashaka ko mba umupagani ariko Imana irantabara, icyo gihe nari naravuye kwa marume mba mu rundi rugo, umukobwa umwe abonye uko ndushye kuko aho nabaga nasabwaga kujya gutashya imitwaro itatu y’inkwi kuko uwo mugabo yari afite bagore babiri akagira n’umuhungu wubatse urugo

Ubwo rero umutwaro umwe nawujyanaga ku mugore umwe undi nkawujyana ku wundi, uwa gatatu nkawushyira umuhungu we, mu byukuri ntago byari binyoroheye na gato ariko ndashima Imana yantambukije aho hantu

Nyuma yaho rero navaga gutshya ntibangaburire nkarara ntariye kandi navunitse, naje kubaza Imana nti ese Mana ko ubona maze kuba mukuru nkaba ntakibashije inkondo z’ibijumba n’imihogoro urabona nzabaho nte?

Icyo gihe nigiriye inama yo kubwira abo murugo nabagamo kujya bmp isuk nkajya guhingira abantu mbaguriza nti ahari igihe nikigera bazaza bahe umusada abo muri urwo rugo ariko nabikoze kugirango abo nzajya njya guhingira bajye bazana ibyo kurya mu murima dusangire ntahire ibyo

Narabikoze rero isuka barayimpa nkajya guhinga bakangaburira rwose Imana iramfasha, umukobwa umwe abonye ko ndushye araza afite gahunda yo kunyishyingira, yarampamagaye rero arantuka ngo nanze imboga zizanye nanjye ndamuhakanira rwose

Ubusanzwe mu buzima bwanjye ntago nigeze niga kubera ubupfubyi ariko naje kumenya neza ko kubaha uwiteka iyo gufatanije n’umutima unyuzwe bivamo inyungu nyinshi, maze kubatizwa rero nari nkiri muto nibwo naje kurota ndimo kuririmba indirimbo ‘y’igiswahili, ndakomeza ndayiririmba cyane nyuma naje gufungura radio numva bavuga igiswahili nkumva ndi kumva ibyo bavuga ndetse nanjye ndakivuga biremera

Naje gukomeza kwigishwa n’Imana ururimi rw’igifaransa nza kujya mu iyerekwa mbona ndi kumwe n’umuzungu anjyana ahantu hari abantu benshi ariko umuzungu abwira abo bantu ko ntigeze kwiga na gato ariko ko ngiye kubabwiriza mu gifaransa, ubwo rero naje guhaguruka ntyo nigisha mu gifaransa mbona birakunze bitangir gutyo

Uko namenye icyongereza rero naje kuba nicaye kwa nyogokuru ubyara mama numva ijambo ry’Imana mu matwi yanjye ariko riza mu rurimi rw’icyongereza ntangira kukivuga ntyo

Si izi ndimi gusa rero ahubwo Imana yampaye kuvuga indimi nyinshi cyane nubwo itantumye kuvuga umubare wazo ndashima Imana yanyigaragarije
Ikangirira icyizere ubundi ikangabira umurimo wayo

Amen!

Nitwa IKIREZI Esther, Mbyaye kabiri umuhungu n’umukobwa, nkaba nkorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR Kiruhura. Ubuhamya bwanjye bushingiye kukubwira abantu ko Imana ijya ikiriza umuntu bugufi by’ibishaka ku mwica.

Uwandeze yambwiyeko navutse 1993, Genocide yabaye mfite amenyo abiri mu kanwa. Uwantoye yambwiyeko yantoye mu mirambo, yambwiyeko ageraranyije nari mfite amezi icumi kuko nigaga guhagurukira ku bintu. Uwantoye ntabwo yambwiye aho yantoraguye, kuko nawe yarahungaga kandi ikindi ntabwo yarazi gusoma byibura asome ibyapa, yarantoye arampungana kandi nawe yarafite umwana, njye we rero yantwaye ku nda. Yambwiyeko yagiye ahura n’abantu benshi bashaka kumwica ariko bakamubwirango ntabwo tukikwishe kubera urwo ruhinja uhetse imbere ku nda.

Yantoraguye ahunga yerekeza mu Burundi hanyuma tugezeyo HCR itwitaho kuko njyewe bahise banjyana mu kigo cy’abapadiri cyitwaga Saint Joseph, aho nahabaye gusa rimwe nanyuzagamo nkajya kumusura aho yabaga mu nkambi. Iyo abaturanyi bambonaga barantangariraga bakambwirako yantoraguye nagera mu rugo nkabimubaza,. Ibyo byaramurakazaga kuko atifuzagako namenya ayo makuru. Mu Burundi nabaga mu kigo cy’impfubyi narahakuriye ndiga garidiyene ndakomeza no mu mashuri abanza, nanjyaga musura mu bihe by’ibiruhuko nkamubaza koko niba yarantoraguye ariko bikarangira ntabyo ambwiye akampakanira, mbese ntamakuru yajyaga ampa afatika. Gusa mu kigo kirera impfubyi nahagiriye ubuzima bwiza kuko bangaburiraga ku gihe, nkogera igihe, nkaryamira igihe, nkambara neza. Ninjiye muri Oruferina mfite amezi icumi mvamo mfite imyaka irindwi. Mba mu kigo cy’impfubyi nari mfite umupadiri wankundaga ariko amaze gupfa wa mu mama yigiriye inama yo kuza kunkura mu kigo kirera impfubyi, kuko twarerwaga n’ababikira yaraje ababwirako agiye kunshakira umuryango , bamubwirako bigoye kuzambonera umuryango kuko antoragura nta mazina yanjye yari afite.

Yarafite gahunda yo kungarura mu Rwanda kuko yavugaga ati uko nzabaho ndi mu mahanga siko nzabaho mu gihugu cyambyaye. Ababikira bamuhaye impampuro baramubwira ngo namburira umuryango azampe ibigo by’abihaye Imana banyakire kandi nibatamufata ukabona ntabushobozi bwo kumurera ufite uzamutugarurire. Hayuma nanjye numvaga nzaba umubikira kuko nibo bandeze, namenye ubwenge mbona aribo bansekera, mbona nibo bantu beza babaho ni nayo mpamvu numvaga nshatse kwiha Imana nkazaba umubikira. Bampaye urupapuro ruzatuma Kiliziya yo mu Rwanda inyakira kugirango nzabe umubikira. Ntakindi gitekerezo nari mfite yari ukwiha Imana kuko nta muryango narimfite, ntawundi muntu narebaga, Nakundaga gusoma ishapure, ngakunda kubyina kuri Aritari, ngakunda no gushengerera bikiriya mariya.

Mbere yo kuva mu Burundi yarambwiye ngo impamvu zitumye nkuzana mu Rwanda ni ebyiri: Iya mbere ngiye mu Rwanda kugushakira umuryango, iya kabiri n’ubwo mu Rwanda nta mukobwa wihorera ariko nkujyanye mu Rwanda kugirango uzihorere, namubaza guhora ni iki ? Arambwirango ni ukugirango nzice. Ndamubaza ngo nzice iki nzice bande ? Arambwirango ndagirango uzice abahutu, aranyicaza arambwirango abahutu nibo banyiciye umuryango, ansobanurira ya makuru najyaga numva mu baturanyi. Arambwirango nta mukobwa ujya uhora ariko ndagirango uzabikore, kubera nari mfite gahunda yo kuba umubikira naramubwiyengo ntabwo naba umubikira mbifatikanye no kwica, arambwirango uzabe umusirikare wice abahutu, ndamubwirango ntabwo naba umusirikare mbe n’umubikira, arambwira ati uzabe umubikira nzagushakira uburozi gahunda tuyuzuza gutyo. Hashize iminsi mikeya ntibuka turahaguruka dutega imodoka itugeza ahantu hitwa mu kirundo. Numvaga mfite amatsiko yo kugera mu Rwanda nk’igihugu cyanjye cyambyaye numva mbyishimiye.

Ariko numvaga mfite agahinda kuko ntamuryango nzabona, uwo mu byeyi we yanyumvishaga ko nzawubona. Twageze mu kirundo mu kwezi kwa Munani mu mwaka 2002, duhingukira murugo rw’umuntu tuhagera bwije kuko naringuye agacuho nahise ndyama bigeze nka saa tanu saa sita nibwo numvise inzogera nkiz’intore, ndamubaza ngo Mama ibyo ni ibiki ? Arampumuriza nk’uko umubyeyi ahumuriza umwana kumbi aho twari twacumbitse hari ku mupfumu nuko aramubwira ngo ko ngiye mu Rwanda, abantu banjye barokotse intambara ni bangahe ? Icyo nicyo Kinyarwanda yakoresheje ,umupfumu aramusubiza ngo abanyu b’iwanyu barabatemaguye barabamara icyakora hasigaye basaza bawe babiri na murumuna wawe umwe usigaye mu mahanga,arongera amubaza abana be barokotse ari bangahe ? Aramubwirango abana bawe barabatemaguye icyakora uw’imfura n’uwa gatatu uzabasanga. Amubaza icya gatatu ko ngiye gushakira uyu mwana umuryango nzawubona ? Umupfumu aramubwirango uyu mwana ntuzamubonera umuryango , undi aramubazango kuki ntazamubonera umuryango ? Umupfumu amusubiza icyo atamubajije aramubwira ati “ Uyu mwana ntabwo azaba umubikira nkuko mubitekereza,ahubwo Imana rurema ifite umugambi kuri uyu mwana” Umumama aramubaza kuki atazaba umubikira ? Umupfumu aramubwirango ntumbaze byinshi kuko ariko abakuru bavuze.

Umupfumu arongera aramubwirango kandi mubana wabyaye uyu mwana niwe uziga amashuri menshi,uyu mwana niwe uzakora ikirori gikurikira n’urupfu (ubukwe, Yavugaga njyewe IKIREZI Esther). Amubwirako umwana wa gatatu wa wa mumama atazigera ankunda azashaka no kunyica ariko Imana izandinda ku bw’umugambi imfiteho. Uwo mumama ntiyabyumvise, Umupfumu amubwira icyanyuma aricyo cya gatanu aramubwirango muzagera mu Rwanda mu mugoroba wa kabwibwi aho umuntu amenya undi agombye kumurunguruka mu maso (Hagati ya 18h00-19h00), Muzahura n’umugabo ababwire ngo ko twishe inyenzi tukazimara, ko inzoka twazitsembye, mwebwe mwaducitse mute ? Azashaka kukwica ariko Imana izagukiza kubw’umugambi ifite kuri aka kana,iyo ngeze hano mpita mbwira abantu ngo icyo uzabacyo kiragutegereza ntabwo ugitegereza,niba uzatunga amafaranga menshi birakurindira,niba uzatunga imodoka birakurindira ,niba uzaba munzu nziza birakurindira kandi icyo Imana izakugira nta muntu ushobora kukiburizamo, satani ntiyakiburizamo, abarozi ntibakiburizamo, ntawundi mugambi wundi ushobora kukitambikamo Imana ubwayo niyo iherekeza icyo yavuze ikindi kintu nabonye ni uko umuntu ukiva mu nda ya nyina hari ikindi kintu asohokana niba ari umugisha barasohokana.

Numvise ibyo bintu umupfumu avuze mbibika ku mutima ariko ntabwo narinziko ari umupfumu. Bwarakeye rero dufata imodoka idukura aho mu Kirundo itugeza aho hantu hitwa ku Ruhuha- Bugesera,tugeze ku Ruhuha dutega indi modoka itugeza ahitwa ku Mayaga, twageze ku Mayaga ari kuwa kabiri isoko ry’ahantu hitwa I Murinja nibwo ryaremaga, tuhagera ya masaha duhingukira mu isantire duhura n’umugabo atumurika itoroshi ry’icyuma ryabagaho kera ashaka kutwica ariko abantu barancikisha.

Ntibyatinze umuhungu, abaza nyina ati ma uyu mwana ni uwande ? Nyina aramusubizango uyu mwana ni uwo Imana yampaye. Kuko umupfumu yari yabwiye uwo mumama ngo mu bana wabyaye umwana wa gatatu ntazigera ankunda niko byagenze. Uwo muhungu yabwiye nyina ngo niba uyu mwana ari ikinyendaro uzamusubize se,niba ari n’ icyana watoraguye ugisubize aho wagikuye, byahereye ubwo biba intambara akajya ampiga aho hantu naho nahaboneye ukuboko kw’Imana kuko hari n’igihe yaragiye kunyica saa munani z’ijoro, icyo gihe yari yateguye umupanga n’ishashi n’umufuka agiye kumva yumva abantu bahonze idirishya, Niyo mpamvu mbwira abantu ngo umugambi w’Imana ku bantu bayo ni mugari uramutse uyemereye.

Nakomeje kandi kuzirikana ibyo wa mumama yambwiye nagombaga kuba umubikira, hanyuma ngashaka abahutu nkabaha uburozi bagapfa,iyo nageraga muri shaperi(chapelle),nagombaga kureba abahutu barimo n’abatutsi barimo kuko ariyo gahunda nahawe n’uwandeze, Nari umuhereza iyo nabaga ndi kuri Aritari nareba abahutu n’abatutsi, ntabwo najyaga nseka. Iyo wansuhuzaga ukambwira ngo bite narakubwiraga bitore cyane iyo nabonaga uri umuhutu, nari narabwiwe ibimenyetso biranga abahutu, yarambwiye n’ibiranga abatutsi no mwishuri nashoboraga gukubita umwana w’umuhutu nkamukomeretsa kuberako ntavugaga ntibemeraga ko namukubise kandi naho narintuye sinasekaga kandi ubu sinishimaga abantu bari barayobewe.
Ndibuka kuko nabaga mubakarisimatike twavaga ahantu hitwa mu mayaga(Nyamata) tukajya gusengera kwa Yesu nyirimpuwe(Ruhango-Gitarama) kandi twagendaga n’amaguru, tukajya muri Shapere tugahura n’ababikira baturutse imihanda yose, abakarisimatike burya barasenderezwa bakavuga indimi badasobanura ariko njye sinajyaga nsenderezwa,abantu bibazaga impamvu ntasenderezwa kandi ndi umwana arinjye wagasenderejwe. Iyo ngeze hano njya mbwira abantu ngo impamvu abantu batacyuzura Umwuka Wera, impamvu bagera mu rusengero ntibafashwe ni uko hari ibibafashe, iyo ufite ibintu bigufashe ntabwo Umwuka Wera ashobora kugufata. Impamvu nanjye ntasenderezwaga nari mfite ibintu bimfashe, roho mutagatifu iyo yazaga yasanganga amoko amfashe kuko nari umwicanyi. Mbere yuko dutangira gushengerera nabanzaga kumenya umubare w’abahutu n’abatutsi barimo. Nari narigishijwe nabi ariko sinari mbizi.

[email protected]

Mugice cya mbere, Esther yatubwiye ukuntu nubwo Imana yamnurinze ariko atarakijijwe nubwo yasengaga ari umukarisimatike anashengerera. Yatubwiye ukuntu yari umwicanyi kuko yari yarimitse ubwoko muri we, yarabitojwe arabikurana. Muri iki gice aratubwira inzira yanyuzemo kugirango akizwe.

Igihe cyarageze abarokore baza gukora igiterane hafi yaho nabaga, barabyina bararirimba, barigisha ariko ntibyamfasha ahubwo narinagiye kubashungera gusa nari nabatije n’intebe. Narinagiye kubashungera ndebe abahutu n’abatutsi barimo nkuko narimenyere iwacu muri Kiriziya ariko ngezemo mbura abahutu n’abatutsi. Pawulo niwe wanditse ijambo rikomeye aravugango bakundwa ubu turi abana b’Imana uko tuzasa ntikurerekanwa,icyakora Yesu niyerekanwa tuzasa nawe.

Umunsi tuzasa na Yesu abahutu n’abatutsi ntibaza bahari nta n’abatwa bazaba bahari. Muri icyo giterane havuyemo umudamu muto uhetse umwana atera ikorasi aravuga ngo twavutse ku ngoma y’amahoro tubyarwa n’imbuto itabora, iyo korasi ndayikunda cyane. Ameze kuririmba iyo korasi yampaye gutekereza, kumbe babantu babyarwa n’umugabo umwe ? Ariko ngira ikibazo ni gute abasaza, abacecuru, abasore, abakobwa ,abagore n’abagabo umuntu umwe ashobora kubabyara. Icyo kibazo ndakijyana.

Aha rero niho numvise ijwi kandi nari naradodeshe imyenda mbura igihe gito njye kuba mu kigo cy’abihaye Imana kugirango mbone uko nzaba umubikira. Ijwi ryaraje rirambwirango hariya siho uzankorera umurimo, uzabatizwa mu mazi menshi, rirambwirango nzagukoresha Iby’ubutwari muri iki gihugu ndetse no hanze yatyo, nzabana nawe gusa sinamenyeko ari ijwi ry’Imana ariko riza ryarambwiyengo “Ndi Uwiteka” ubundi iyo Imana ije yibwira umuntu,icyo gihe iryo jwi ryampamagaye mu izina, wibuke umupfumu yariyabwiye wa mumama ko ntazaba umubikira ahubwo nzaba ikindi kintu we atazi.
Ijwi ryarambwiye ngo njye kubatizwa mu mazi menshi ariko najyaga mbona abarokore ari abasazi, nabonaga ukuntu basenga basakuza, bavuga indimi umuntu atumva, barira nkabona njyewe sinabasengeramo nkabona ibintu byabo byose ni akavuyo ibyo byose nabishingiragaho nkabona ntaba umupantekote. Bukeye haje kuba igiterane cy’abadivantisite ariko ubwa mbere habanje icy’abapantekote. Nkuko nari nabikoze no mugiterane cya mbere rero nabwo naje muri icyo cy’abadivantisite kureba mo abahuti n’abatutsi naho ndababura, nsubirayo ku munsi wa kabiri nabwo sinababona. Ndi muri icyo giterane rero umuvugabutumwa yarampagurukije arandondora, abadive ntabwo bagira ibintu by’uburondozi n’uyu munsi iyo mbyibutse ndatangara.

Uwo muvugabutumwa yarambwiyengo nintihana amako nzapfa, ibyo abimbwira mu giterane cy’abantu berenga igihumbi. Yambwiye ibintu byinshi engeraho ko ndi indushyi y’impfubyi itagira epfo na ruguru. Nkiri aho nahise mfata umwunzura ko ngomba kugenda nkiga abakmbatiza. Ubwo naratashye ngeze murugo rya jwi ryaragarutse rirambwirango jyenda ubatizwe mu mazi menshi rimba ijambo riri mu Abaroma 13:8-9, rivugango “Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko, kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n’ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

Icyo gihe umwuka wera yahise ampishurira ko ndi umwicanyi nubwo nari ntarafata bwa burozi ntangire nice abantu, icyo gihe nahise njya kubabarira abantu: umuntu wese nabwiye nabi namusabye imbabazi, bamwe nitanga abahutu ndababarira. Narize mbatizwa mu badivantisite yamyenda narnziko nzambara ninjya kuba umubikira niyo nambaye mvuye muri Yoradani. Ubwo rya jwi ryampaga rya jambo ryantegetse no kujya nsenga,urumva sinarinzi no gusenga ikindi nta muntu wari buze amapagarare imbere ambwirize kumko narinzi kureba amoko. Icyo gihe nagiye gutira Bibiliya yera umumama twariduturanye. Ntangira gusoma uluntu Yesu yasenze iminsi muirongo ine nkumva njyewe sinzayishobora ariko nkumva nzabigerageza.

Icyo gihe natangiye kuzajya njya gusenga njyenyine mu ishyamba ngasoma ijambo ry’Imana kandi nuzuye umwuka wera ubwo narinegereje kubatizwa nibwo nuzuye umwuka wera ntangira kuvuga mu ndimi nshya, ntangira guhabw aimpano yo guhishurirwa, ntangira guhabwa impano yo kumva ijwi. Naba ninjiye iwawe ufite umugambi wo kungirira nabi nkabimenya. Maze kubatizwa nahawe ubutumwa bwo kubwiriza mu muhanda, aha nabwiweko abantu bagiye kuzajya bagenda mu modoka bakoresheje amakarita, nahawe ubutumwa bwinshi kandi ibyo nabwiwe byarabaye. Kubera kugenda mvuga ubutumwa mu muhanda abantu bajyaga banyita umusazi ariko nkumva ijwi rimbwira ngo “Nzakugirira neza”

Uwo mu mama wanderaga abonye mpinduye idini yabyakiriye nabi ambwirako nzanye amacakuri y’amadini mu rugo biramugora cyane ko najyaga nigaga igitondo n’ikigoroba najya kubwiriza mu isoko, naba nize ikigoroba mu gitondo nkajya kubwiriza mu isoko ibi byabaye ngisengera mu badive icyo gihe hari muri Segiteri ya Murinja. Nyuma kubera kubona bimugoye yaranyirukanye nakirwa n’umumama w’umudivantisite. Ijwi ryaragurutse rirambwirango hariya siho uzakorera umurimo(Mu badivantisite), Iryo jwi rinsabako ngomba kujya mu bapantikote kandi nabonag abapantikote ari abasazi, siniyumvishaga ko nzaba umupantikote. Ngarutse inyuma gato Kiriziya yo ibonye mpinduye idini yumviseko ahombeje intama, birumvikana kuko nibo bandeze,birumvikanako hari amabanga yabo narinzi. Babwira wa Mumama ngo agomba kungarura, uwo mumama yaje kunshaka ariko ijwi rimbwirako rizabana najye kandi nzahura n’urugamba rukomeye cyane ariko nzakurinda, nzakugirira neza kuko ngufiteho umugambi. Ntibyatinze wa mumama wantoye aba araje, anyaka uwo mumama aramunsubiza nsubira mu rugo hashize iminsi mike abapadiri baraza, icyo gihe nya burambe narimfite mu byo gusenga no gusoma bibiliya uretse kumva umwuka wera ambwira icyo nkora.

Nkizwa narinakijijwe n’agatekerezo umwigisha yariyatubwiye yaravuze ati “ Hari umugabo umugabo wari ufite abana babairi abaha bombo umwe arayimira undi arayijundika, wamugabo ahita arababwira ati mwabana mwe mumpe bombo zanjye, uwajindutse yaraciriye arayimusubiza, uwo mwisha yahise asaba abakirisito gutunga Yesu mu mutima. Mwe gutunga Yesu wo kururmi. Iyo umuntu afite kirisito wo kumutima ntabwo asambana, ntabwo agambirira ikibi kuri mugenzi we aba atandukanye n’imirimo ya kamere mbi numva avuze ibintu bindi mu mutima icyo nicyo cyatumye mfata umwanzuro ndakizwa. Uwo mwigisha yakomeje avugako iyo umuntu afite krisito wo mumutima anyurwa nuko ari, iyo ari im pfubyi aranyurwa yaba afite umuryango akanyurwa. Ako gatekerezo niko nabwiye babapadiri babona naramaramaje ariko bari baje banyereka ukuntu mbaye umubikira nakira nkagira ubuzima bwiza. Ndababwirango namenyeko mufite Yesu wo kururimi ariko njye namenye Yesu wo mu mutima kuko iminsin twabanye narimfite ubugome ntabwo mwigeze mubimenya, narin mfite Yesu wo kururimi.

Abo bapadiri baragiye, bukeye haza abandi bakomeje kuza basimburana nyuma haje umunsenyeri wo muri kabgayi ntabwo narinzi amazina ye, bakomeza kunyereka ukuntu nziga Kiriziya imfasha ariko ibyo byose ndabyirengagiza kuko numvaga mfite inzara n’inyota byo kumenya Kirisito. Hanyuma rero wamumama abona ko nanze gufata umwanzuro wo kugaruka muri kiriziya. Yambwiye amagambo akaomeye ntabwo njya nkunda kuyavuga, arambwirango yantoraguye aziko nzamugirira umumaro ariko abonye nta mumaro unturutsemo yahise anyirukana atambwiye ahantu yantoraguye. Nkuko umupfumu yabivuze twatandukanye atanshakiye umuryango. Anyirukana haciyemo iminsi mike menyanye n’umwana w’umukobwa warutuye ahantu hitwa ikigoma.

Murakoze Tuzakomeza ubutaha kugirango tumenye aho Esther yerekeje bamwirukanye bwa kabiri.

[email protected]

Mu gice cya mbere cy’ubuhamya bwa IKIREZI Esther atangira atubwirako ari umubyeyi ufite abana babiri umuhungu n’umukobwa ariko mu gice cya kabiri dusoje yatubwiyeko aho yabaga amaze guhindura idini bamwirukanye ku ncuro ya kabiri gusa bamwirukana amaze kumenyana n’umwana w’umukobwa nabwo bamaranye igihe gito. Muri iki gice cya gatatu tugiye kumva ubuzima bugoye Esther IKIREZI yahuye nabwo ariko kuko yaramaze gukizwa Imana ibana na we.

Nuko rero uwo mumama abonyeko nanze gufata umwanzuro nsubire muri gatorika aranyirukana, Yanyirukanye haciyeho igihe gito menyanye n’umwana w’umukobwa warutuye ahantu hitwa I Kigoma. Uwo mwana rero niwe wanjyanye iwabo, tugeze I Kigoma sinibuka neza itorero basengeragamo nahavuye ntasenze ariko mba mubundi buzima bugoye nta menyereye: ntangira kwahirira inka, kuyikukira, nkora neza kugirango nzabakureho ikintu cy’umumaro cyane ko bambwiraga ko bafite umukobwa uba i Kigali kandi hari umuryango wamutumye umwana w’impfubyi, bambwiragako bazamuhamagara akaza kunjyana. Ni cyo cyatumwe nkora neza kugirango mbashimishe bazanjyane i Kigali. Sinibuka igihe nahamaze bahamagara wa mukobwa wabo araza, arankunda anzana i Kigali urumva ndacyari umudivantisite. Naraje mpingukira Kacyiru mpingukira mu muryango usengera mu badivantisite ndahaba ariko nkomeza kumva rya jwi rimbwirako ritanshaka mu badivantisite.

Wa muhungu wa wamubyeyi wantoraguye yari yaraje I Kigali kera kandi mwibukeko atankundaga yari yaragerageje kunyica ntibyamuhira, uyu muhungu yaje kunshakisha arambona kuko yari yarumviseko naje i Kigali. Amaze kumbona yansabye wamuryango nabagamo baramumpa. Kuberako nari narababwiye uwo musore nuburyo anyanga barambwiyengo njyende musange namfata nabi nzagaruke bampa nimero ya terefone yabo(fixed phone). Icyatumye bamumpaye yaje avugako ashaka kumfata neza kandi mama we ari we wandeze. Uwo musore yaratuye i Kanombe naragiye turabana, iwe mpasanga umukozi babanaga mu cyaro , uwo mukozi arambwirango niko uragarutse ! Akomeza kubimbaza, mubaza impamvu abimbajije cyane arambwira ati “ Bosi yaravuze ngo azakwica, nujya no munda y’isi azagukurayo ” aravugango icyazanye bosi we i Kigali nawe urimo.

Muri iyo minsi nubwo nari umudive ariko nakunze cyane kwihererana n’Imana ngasenga, nkiyiriza nkumva nshaka kuzabona ukuboko kw’Imana bya cyane kuko nabonaga ntabundi burengezi, narimaze kumvako nta munani nzabona, nta muryango , nta gakondo. Ngeze muri urwo rugo natangiye gutotezwa nkazajya nkubitwa, nkabwirwa amagambo mabi , akambwirako azanyica akanyohereza aho bene wacu bagiye. Byagezaho umusore ambuza gusenga yaramaze kubibonako intsinzi yanjye nyikura mu gusenga Imana. Narimfite ubwenge mu ishuri ariko we akarwanyako niga, yambujije gusenga kuburyo niyo nasengeraga ibiryo ngiye kurya yankubitaga, ibi byatumye niha gahunda yo kuzajya nsengera muri douche, na toilet nkihererana n’Imana ngasenga. Nawe kandi yari umudive, navugango kungerageza kwe navugango byari mu mugambi w’Imana kuko nari naranze kuyumvira kubera kungerageza tubana kandi dusengana nahise mfata umwanzuro wo kuba umupantekote ariko mbura aho nazamubera kuko insengero za pantekote za hariya I Kanombe ntari nzizi.

Igihe cyagezeho kuko nigaga igitondo n’ikigoroba sinzajye njya kurya abandi bataha kurya njye nkajya gusenga hari urusengero bwabaga hafi no kugasaraba ku Nonko kuko niho nize amashuri abanza icyo gihe, yaje kubivumbura amenyako impamvu ntaza kurya ari uko mba nagiye gusenga, ampa itegeko ambwirako ninongera gusenga azanyica, nyuma abaturanyi baza kubimenya ko ashaka kuzanyica kuko yankubitaga byindenga kamere. Ibi byatumye ndwara umutima ariko kuko ntayandi mahitamo narimfite ndabyakira , iyo hagiraga umbwira nabi naragwaga cyangwa iyo nikangaga naragwaga no mu ishuri abana barasakuzaga nkagwa hasi ngahwera kubera umutima.

Ijwi ry’Imana ryaje kuza rirambwira ninjire mu ivuriro ryabaga mu marembo y’ikibuga cy’indege ndaryumvira njyayo, mpasanga umuganga , mutekerereza uko ndwaye icyo gihe nari mfite imyaka icumi. Muganga yanyitayeho aramvura ambwira neza mfatwa n’ikiniga ni ubwa mbere narimbonye umuntu ungirira neza kuva nava mu kigo kirera impfubyi. Igihe cyarageze abantu bamenyako ndwaye umutima natewe n’uwo musore, bamuhagariza Police iramufunga , police yaje kumurekura yemeyeko atazongera kumbwira amagambo mabi ariko akigera murugo iryo joro yahise atangira kunkubita noneho bamuhamagarije police arabacika, yahise asubira iwabo mu giturage. Umwe mu bapolisi niwe wanjyanye iwabo ariko mpageze iwabo mpasanga umukecuru nabwo mpahurira n’ubundi buzima bukomeye, ubuzima bwanjye nabuganirije umwana twigana twakundanaga ansabira kujya kuba iwabo, ababwira ubuzima bwanjye iwabo bamubwirako azanjyana ndagenda ndahaba, icyo gihe nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza(primaire), nagezeyo nsanga uwo muryango ubamo abana icyenda nza ndi uwa cumi nsanga bafite abakozi babiri bahita babirukana noneho mama w’uwo mwana aranyicaza ambwirako icyo dupfana ari uko nzajya nkora akazi ko murugo kandi nkaniga gusa hano ubuyobozi bwatangiye kujya bunkurikirana. Narakoze cyane akazi kakoraga abakozi babiri babana twaranganaga harimo n’abanduta ariko akazi ndagakora kugirango mboneko bwacya kabiri.

Urwo rugo narubabariyemo kuko nari umwana murugo, ndi umukozi , ndi umuzamu kuko sinarikuryama ba nyirurugo batarataha kuko arinjye wafunguriraga imodoka, umugabo yakoraga Bralirwa umugore akora muri Serena kandi hari ubwo umwe yazaga saa saba, undi akaza saa sita ntabwo naribusinzire bataraza kuko nijye wagombaga kubafungurira. Abana ninjye wabatekeraga, nkabafurira,nabaga ndemerewe nisasiraga amarira nkayiyorosa ariko nkagira ijwi rimbwirango nzakugirira neza, nakomeje gukiranuka nubwo ntaherukaga murusengero wibukeko natandunkanye na wa muhungu yarambujije gusenga.

Nakomeje gusenga nkajya mbyuka nijoro ngasenga, nkumva nirinze icyaha nigisa nacyo iyo ngeze hano njya mbwira abantu ngo “Umuntu yakubuza uburyo ariko ntiyakubuza gusenga ” Hano narinkirwaye umutima ariko atari cyane kandi iyi mirimo yose nayikoraga umugongo wanjye ufite ikibazo kuko nari narigeze gukora impanuka nkiba muri cya kigo kirera impfubyi. Kubera imirimo myinshi nahoraga mbabara umugongo gusa narasengaga buri saa cyenda nari mfite marayika umbyutsa akankubita urushyi. Kubera umubabaro wo mu mutima ahantu nashyiraga umutwe hahoraga hatose ntihajyaga huma kubera guhora ndira. Nibazaga niba ndi umuntu bikanyobera, nkibaza mpfuye arinde wanshyingura bikanyobera numvaga mfite ibintu byinshi byo kwibaza, nkibaza icyo bizamarira kwiga.

Igihe cyagezeho umutima ukomeza kurwara, kuberako wamuganga yari yarakomeje kunkurikirana yaje kumbwirako hari abaganga bagiye kuza kubaga imitima CHUK,anshyira ku rutonde kugirango nzagende bambage arabimbwira ndabyakira.

Tuzakomeza ni igice cya kane ubutaha tumenye niba koko Umutima wa Esther barawubaze , tumenye ukuntu yaje kuva mu buzima bubi,tumenye uburyo yize segonderi kandi ari impfubyi.

[email protected]

Twarangije igice cya gatatu cy’ubu buhamya, Esther atubwirako bari bagiye kumubaga umutima. Muri iki gice cya kane Esther agiye kutubwira ibyakurikiyeho ndetse n’ubundi buzima yabayemo bwo kugenda aba mu ngo nyinshi n’uburyo yakomeje kubana n’Imana.

Ndi mu nzira njyenda mvuye gufata ikizami cya nyuma ijwi ryaraje rirambwirango ninjire mu rusengero ntibuka izina ryarwo. Urwo rusengero rwabaga imbere y’ikibuga cy’indege umanuka usa nujya mu Kajagari . Ngeze mu rusengero nasanze bariguhimbaza, narimfite n’impapuro narinkuye kwa mu ganga , niteguraga kubagwa umutima . Nasanze umugabo afashe indangururamajwi (Mirophone ) agiye gusenga ajya mu mwuka aravuga ati “ ijwi ry’Imana riramubwiye, nkubwire ko nta cyuma kibaga kizigera kikugeraho” nahise ndira kuko naburaga ibyumweru bibiri ngo bambage , yongera ambwirako Imana imubwiyengo ntabwo ijya ikiranirwa ngo yibagirwe imirimo, atondora amasengesho nagiye nsengera mu buriri, muri tuwarete.

Amaze kubimbwira nahise nizerako Imana inkijije , ikibabaje nuko Imana ivugana n’abantu ntibahite bizera. Najyaga nikubita hasi ngahwera, iyo numvaga urusaku nabwo narahweraga, baribarambwiyengo njye nsoma ibitabo birimo inkuru zisekeje ariko ntibyankundiraga kubera ubuzima bubi narindimo, nahise nsubira kuri wa muganga wajyaga unkurikirana mubwira ukuntu mpuye n’Imana kuko yariyarambwiyeko ari umukirisito, Imana izamuhe umugisha yangiriye neza.

Maze kumubwirako nahuye n’Imana ikambwirako inkijije, bahise bamfata ibizami, aho kwa mu ganga I Kanombe, basanga nta ndwara y’umutima nkirwaye, bahita bankura ku rutonde rwabazabagwa, abaganga bahita bahamagarana bakambaza uko byagenze ndabibabwira, barangije bansabako imiti narimfite mu rugo mpagarika kuyinwa, uko niko nakize umutima nsigarana ikibazo cy’umugongo kandi niyo umugongo wamfataga ndi mu nzira nahitaga mpagarara nkananirwa kugenda nkaryama aho ngeze ariko Yesu yakomeje kubana nanjye .

Narize rero ngera mu wagatanu nkiri muri rwa rugo imirimo ikomeza kumvuna , ndakomeza ngera mu mwaka wa gatandatu. Hari umuntu umwe ukomeye muri iki gihugu ababyeyi be baje gutura hafi y’urwo rugo biba ngombwa ko bamenyana naho nabaga mbere y’abandi bose. Burya koko icyo uzaba kirakurindira ntabwo ukirindira kandi usibyeko satani n’abadayimoni bisaza nabo barabiziko ibyo Imana yibwira kutugirira ari ibyiza ntabwo ari ibibi. Mama wuwo muntu ukomeye mu gihugu sinjya nkunda kumuvuga, yagize ikibazo cy’ukuntu abona nkora imirimo ivunanye kandi ndi umwe, ntagira igihe cyo kuruhuka nduhuka nagiye ku ishuri . Yakurikiranye amakuru yanjye arayamenya nuburyo nageze muri rwa rugo hanyuma asabako bazajya bampa uruhushya nkamusura , bagiye bampa uruhushya ngasura uwo mu mama bigezeho mubwira ubuzima bwanjye. Yaje kumbwira ijambo rikomeye ambwirako nziga. Uwo mu mama yaje kumpuza n’umwana we amubwira ikibazo mfite kuberako uwo mwana we yari umuntu mwiza kandi ukomeye ufite amafaranga ntiyambajije ibintu byinshi, Icyo yambajije ni kimwe, yambajije niba nzi papa na mama wanjye mubwirako ntabazi, ansabako nzishakira amazina y’ababyeyi kuko ariyo naribuzakorereho ibizamini bya Leta nka nayafatiraho irangamuntu ndetse nkayifashisha mu myirondora naributange mu muryango yariyanshakiye wagombaga kunyishyurira ishuri.

Naratashye ndasenga numva binjemo ko nita papa Bizimana, narimfite umwana twiganaga witwaga Dominiko yaritondaga, akampora bugufi , yabona mbabaye akambaza icyo nabaye. Ibyo byatumwe nita papa Bizimana Dominiko, amazina ya mama nafashe aya wa mubyeyi wantoraguye. Najyaga nsenga ijwi ry’Imana rikambwirango abafite umuryango mbabeshaho, abadafite umunani mbabeshaho, abadafite gakondo mbabeshaho, Nkayoberwa ibyo ari byo. Narangije amashuri abanza mfite ikizere cy’uko nzakomeza kwiga segonderi . Wa mugabo yaje kumfasha mbona ikigo njya kwiga nubwo hamwe nabaga baribaranze ko nkomeza kwiga gusa ntibyabahira. Natangiye kwiga muri segondere nkomeza gusenga ariko ndi umudive nabwo ijwi ryaje kuza rirambwirango jya mub’abapantekote, nahise nza ku muhima muri ADEPR baranyakira nahaje nabwo ari ijwi ry’Imana rihanyohereje. Naratashye nsubira mu rugo ubwo narinsigaye mba hahandi bamfashije kwiga kandi hari mu bakire, ngezeyo ijwi ry’Imana riransanga rirambwira ati” va hano usezere kuko nashakaga kukwerekako mu kubuko kwanjye harimo ibyiza n’ibibi, burya mu kuboko kwanye ntihari umubabaro gusa haba n’umunezero” kuva ubwo nabwo menyako mu kuboko kw’Imana habamo ibiryohera n’ibisharira. Harica, hagakiza, hashyira ikuzimu hagakurayo. Maze kumva iryo jwi narabasezeye kandi sinarimfite aho njya, nshimira uwo muryango uburyo wamfashije, hanyuma ndabasezera .

Kuberako byari mu mugambi w’Imana wa mu mama ntiyigeze ambaza aho ngiye. Maze gusezera naragiye ndara mu mugano wa hantu hitwa kuri victory church mu nsi y’umuhanda. Icyo gihe narimfite nk’imyaka nka cumi n’itatu cyangwa kumi n’ine . Navuye aho mu gitondo njya iwabo w’umwana twarituziranye witwaga funny babaga mu Busanza ngezeyo ndahibera bari abakatorike , igihe kigeze ijwi nabwo rizakumbwira kuhava. Narahavuye njya gucumbikirwa Kiruhura, uwo mu muntu narinarahujwe nawe n’umwana twiganye mu ndiza . Uwo mu mama wancumbikiye aho kiruhura nawe yamfashe nabi cyane ariko ndihangana. Nubundi Yakobo yaranditse ngo kwihangana gutera kunesha , kunesha kukazana ibyiringiro ubwo buzima bwose nabayemo sinisigaga. Iyo nisigaga nisigaga ubuto ariko Imana ikampa ubwiza iyo umuntu atinze imbere y’Imana ahakura ubwiza , Imana irampisha ntawamenyagako nisigaga ubuto n’amamesa. Ntagihe nigeze ngira cyo gukururana n’abasore kuko numvaga nkwiye kurinda ubuhamya bwanjye ko ndi umukirirsito.

Urwo rugo narubayemo ndwigiramo, nkubitwa n’ubuzima nagiye mba mu ngo hyinshi aho mbaye icyumweru akanyohereza ku wundi, aho mbaye ukwezi nawe akanyoherereza undi gutyo ngutyo abantu barampererekanya ariko ndihangana. Nubundi Iyo Imana yemeye ko wicwa n’inzara iba izakugaburira nawe ukamara abandi inzara, iyo Imana igucishije bugufi iba izagushyira hejuru, iyo ubuze aho kuba iba izahaguha,Ijambo riravugango hamwe n’ibitugerageza Imana ijya iducira akanzu. Hari igihe nageraga mu rugo rw’umuntu ntamuzi mwohererezwe na runaka ariko nkihangana Imana ikambwirango ninitotombaza nzasibira kuko ariyo yanyigishaga, ikambwirako impamvu iri kunyigisha ari ukugirango nzigishe abandi, nkibaza ukuntu nzigisha abandi nkumva simbyumva. Nkomeza kuba mu ngo zabantu ngereranyije zarenga nka mirongo ine.

Izo ngo z’abantu nta n’umwe twatandukanaga dutonganye , yarambwiraga ngo ubushobozi bubaye buke , akanyoherereza undi kandi akanyohereza akinkunze ku buryo aho anyohereje azansura, ariko nta numwe wagiraga igitekerezo cy’uko nambaye ubusa anyambike muri abo banatu bose . Nambaraga ari uko nagiye mu cyumba cy’amasengesho,umuntu umwuka wera akamukoraho reka ariko mbivuga kuberako muri kamere y’umuntu nta kiza kimuvaho buriya ngukoreye ikintu kiza ni Imana ishatseko kincamo bivuzeko mbaye itiyo yicyo Imana ikugambiriyeho. Muri kamere ya muntu turikunda, twumva ibintu byose twabyikubira . N’umwenda w’imbere nawugurirwaga na rubanda ariko aho mba ntawabitekereza ntawangurira na silipa. Mba aho Kiruhura naje kumenyana n’umwana w’umukobwa waririmbaga muri korari I Nyarugenge muri Adepr, ampuza nundi mukobwa mugenzi we bari abaturanyi hariya ku Muhima, uwo mukobwa arakunda, yabanaga na se wabo. Icyo gihe nakundaga gutinda imbere y’Imana nubwo narimpfubyi ariko numvagako Imana izakora igitangaza nkabona umuryango.

Nakundaga kugendana n’ijwi ry’Imana rikanyobora ntabundi burere nigeze mparwa kuko ntagize aho narerewe kubera guhora bampererekanya, nagiye nigishwa imico itandukanye ariko umwuka wera yaranshoboje akajya anyigisha uko nkwiye kwitwara mu bantu. Nakomeje gufatikanya kwiga no kugenda mba mu ngo kandi kuko narimfite umuryango unyishyurira ishuri , wampaga n’ibikoresho icyo ntabonye ngatuza. Hari aho nabaga bajya kunyirukana umwuka wera akabimpishurira bikajya kuba mbizi. Nubwo nabaga muri ubwo buzima ariko Imana yajyaga imbwirako ntazaruha, ikambwirako indinze umuruho, ikambwirako nzaba mama w’abana benshi abo nabyaye nabo ntabyaye, ikambwirako impamvu irikunyuza mu ngo nyinshi ari ukugirango nzamenye uko nzakira abo nzarera.

Tuzakomeza ubuta mu gice cya Gatanu Twumve uko Esther ageze mu mwaka wa kabiri segenderi yatekereje kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba ariko Imana ikinga ukuboko. Nyuma Imana imwubakira urugo.

[email protected]

Muri iki gice cya gatanu , tugiye kumva uko Esther ageze mu mwaka wa kabiri segonderi yatekereje kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba ariko Imana igakinga ukuboko. Nyuma ikaza kumwubakira urugo.

Mu gatabo ku mugenzi, Mukirisito na Byiringiro bahuye n’Igihanda , kibabaza uwabagejeje mu mwanya wacyo , cyarabafashe kirabakingirana kibazanira ibintu bitatu ku meza: Inkota, Umugozi n’uburozi bwa acide mu icupa, ntabwo cyabagaburiraga kandi icyo gikombe cyaguyemo abantu benshi cyane. Gihanda yaraje ababwirako umugore witwa Mwizera buke ari we wamwunguye ubwenge bwokubazanira uburozi,inkota n’umugozi kugirango nihagira urambirwa umubabaro yiyahure. Aha hantu ni hamwe umukirirsito agera amaze imyaka myinshi kandi akijijwe yahura n’ibyago ukumva yakwiyahura. aho hantu ni hamwe twumva umuririmbyi, umuhanuzi, umuvugabutumwa yiyahuye, aba yahuye n’ibigeragezo agahingukira mu mwanya w’igihanda kikamuzanira inkota, uburozi n’umugozi nawe agahita yiyahura. Iyo umuntu ageze aha nta byiringiro aba agifite. Nanjye icyo gikombe nakigezemo ubwo naringeze mu mwaka wa kabiri segonderi narimfite ubwenge mu ishuri ariko ntawansuraga, nubwo natahaga muri rwa rugo nigeze kuvuga nabayemo rukomeye ntabwo bigeze bansura, sinatahaga hagire umbaza indangamanota.

Natekereje ku buzima bwanjye bw’ejo hazaza ndeba nubwo nanyuzemo, ndeba nubwo ndimo nsanga nta kerekezo mfite byanteye gufata umwanzuro njya kugura umuti wica imbeba ahantu hitwa I Kibangu mu isoko (Icyo gihe narindi ku ishuri secondaire), naraje uwo muti ndawukoroga ndawunywa. Ibyo byabaye nkijijwe kandi ndi umuririmbyi,narimfite amasezerano y’Imana, ariko nta byiringiro narimfite iteka iyo umukirisito asenga ntabyiringiro byo mu mutima afite araneshwa. Nanyweye umuti maze iminsi ntarya , nari nariyikishije inzara kugirango ninywa umuti uzahite unyica, nanyweye umuti uranuka ahantu hose muri dorotwari(Dorotoire), banzaniye amata nanga kuyanywa ariko bankubise urushyi njya nakemera kubumbura umunwa ndanywa, byarangiye banjyanye kuri centre de santé I Kibangu. Njyezeyo bahise banyohereza ku bitaro bwa Kabgayi ndi muri koma, namaze iminsi itanu muri koma ndapfa, haza umupadiri ababuzako banjyana muri Moruge, abasabako bandekera aho ndyamye, nabwo namaze imnsi itanu ndyamye aho ariko ubwo nari muri koma haje umugabo wambaye ibyumweru arambwirango ni njyewe Yesu wagucunguye, amfata ukuboko anjyana ahantu hari amasikariye tuyarangije anyereka urwobo arambwira ngo uru rwobo rwaguyemo abantu benshi ariko nkurinze kurugwamo ndamubwira ngo kuki undinze kurugwamo kandi gupfa bindutiye kubaho , ambwirako atatuma mpfa kuko Atari cyo gihe. Yongeye anyereka umuriro nabwo ambwirako andinze kuwugwamo, ambwirako yansenzeranyije ubugingo, ambwirako nzamukorera mu Rwanda no mu mahanga, amaze kumbwira ibyo yarambwiye ngo nsubireyo mpita nkanguka mva muri koma ndebye ku isaha mbona ni saa tanu z’amanywa, sinavugaga baje kunyohereza CHUK biranga sinavuga bambwirako ntazongera kuvuga, nasubiye ku ishuri niga ntavuga.

Hashize icyumweru ,njyeze ku ishuri , ubwo narindyamye nabwo narose mbona wamugabo wambaye ikanzu yera ambwirako aje kunsubiza kuvuga, kuko nzamuvugira. Arambwira ngo ntabwo ajya akiranirwa yibagirwe imirimo, yankoze mu kanwa ankozamo intoki ebyiri arambwirango ansubije kuvuga. Nabyutse mu gitondo ndedemanga ntibyatinze nongeye kuvuga neza. Nakomeje kwiga ngera mu wa gatatu nkiba mu ngo z’abantu ariko ngeze mu wa kane byabaye ngombwa ko mva mungo z’abantu, nanjye numvaga maze kubihaga kuko ahenshi byibura 80% nafashwe nabi naho nka 20% nibo bamfashe neza. Ndimo nsenga ahantu kabeza ya Kanombe nibwo Imana yambwiyeko impaye umuterenkunga, uzajya anyishyurira inzu , Imana imbwirako nzava muri iyo nzu ngiye mu rugo rwanjye. Ntibyatinze muri iyo minsi menyana n’umu mama w’umukatorika mubwiriza ubutumwa, mubwira ibintu Imana imbwiye ariko agira amatsiko yo kumenya ubuzima mbamo, amaze kubumenya arambwirango nshake inzu azajya ayishyura. Nashatse inzu hafi y’urusengero rwa Muhima, arangije ampa amafaranga ngura ibikoresho byose bikenewe navugango aho hantu niho naryamye ndasinzira . Najyaga ku ishuri nkazafungura ngarutse. Aho hantu narahabaye niga muwa gatanu no mu wa gatandatu mba aho ngeze muwa gatandatu segonderi nibwo namenyanye n’umugabo wanjye.

Natangiye kwitegura ubukwe mfite imyaka cumi n’umunani , kubera nta myaka narimfite y’ubukure nashatse ibyangongwa birangora ariko hamwe n’Imana iranshyigikira ndabibona. Najyaga nsenga Imana ikambwirako izantuza mu nkengero z’umujyi, nkibaza uburyo bizagenda ikambwirako nzahaba igihe gitoya. Irambwirango nimara kuhatura impa ikimenyetso cy’uko Uwiteka afite amazu, ntabwo nabyumvanga, nubundi iyo umuntu ashonje biragoye kumubwirako azashira inzara, Iyo umuntu arira biragoye kumubwirako azaseka ,iyo umuntu akennye bigoye kumubwirako azakira agakoresha smart card kuri bank, iyo umuntu ari umushomeri bigoye kumubwirako Imana izamuha ibiro akabyicaramo. Najyaga mbwira Imana ngo izamfashe umuhungu uzandambagiza bwa mbere ariwe tuzabana, abandi bahungu barabigerageje biranga, umugabo wanjye yaje kuza kundambagiza birakunda nsanga atuye mu nkengero z’umujyi yasengeraga ku Kiruhura, njye ngasengera ku Muhima. Twaje kumenyana mubwirako nta muryango ngira, mubwirako azankwa inkwano nyinshi kugirango izamfashe. Nigeze nshaka kumwanga mvuye kumusura kubera ahantu nasanze atuye hari mu nkengero z’umujyi ariko sinahishimiye ariko ngiye gusenga Imana irambwirango uriya niwe mugabo wawe , niwe uzakubohora mu murimo wanjye, ndamuhamagara ndamubwirango nta kibazo dukomeze umushinga w’ubukwe.

Twatangiye umushinga w’ubukwe kuko Imana yari imbwiyeko aricyo gihe cyo kubaka urugo ariko abantu bari bampanze amaso bibaza uko bizagenda. Ngarutse inyuma gato nkiba muri yanzu yanjye ku Muhima Imana yaransanze irambwirango niba narababariye abahutu njye mbagemurira, najyaga mbwira abantu ko nababariye ariko nari ntaratera intambwe ngo ngire icyo nkora kibigaragaza. Nashatse ikibari rero ngemurira abantu muri 1930 mu gihe kingana n’umwaka n’igice nkiba muri ya nzu ku Muhima. Hari umumama wabanyeretse ndabamenya nkazajya mbagemurira, nagemuriye abantu batandatu ariko nabo ntibari bazi impamvu mbagemurira. Imana ibona ko nateye intambwe yo kubabarira bukeye irambwirango njye mbwira abantu bave mu moko, ko ubuhutu n’ubututsi ntawe bizajyana mu ijuru. Njyeze mu gihe cyo gukora ubukwe abantu barantereranye kuko babonaga nzabarushya kubera ndi impfubyi , ahantu nari narandikishije kuri invitation ko nahahagurukira siho nahagurukiye, nahagurukiye ahantu hantunguye ku muntu twari tumaze igihe gito tumenyanye ariko nawe aza mu mugambi w’Imana kugirango isohoze ibyo yavuze. Igihe cyarageze nkora ubukwe abantu baratungurwa natahanye amajyambere nguze miliyoni imwe n’ibiceri Magana atatu. Ubu maze imyaka itandatu mu rugo ariko ibyo bintu ndacyabifite. Ndibuka mbura icyumweru nkore ubukwe nagiye gusenga mu Gatsata , Imana irambwirango ifite inzira ziruta imyenda ya supaneti kandi Imana yajyaga imbwirako ari se w’impfubyi. Ndagirango mbwire abantu ko Imana ifite inzira nyinshi kandi inzira izacamo ije kugutabara siyo izanyura ije kuntabara, Buri muntu wese afite inzira Imana izacamo ije kumutabara. Najyeze mu muryango nshatsemo ntibanyishimira kubera nari impfubyi, ntazabyara hagire uza kumpemba, ntazabyara ngire unsure kwa muganga birabagora nabyo biba urugamba ariko Imana ikomeza kubana na njye.

Imana yajyaga imbwira ngo izampa umuryango, izampa ababyeyi ni ukuri Imana yarabikoze inyibagiza ubupfubyi ,ubu ndabyara nkabona abantu baza kumpemba Nubwo mu muryango nashatse batabikora ariko haza abandi bansura kwa muganga bakampemba. Sinkibaza cya kibazo uyu munsi kivugango mbese mpfuye ni nde wanshyingura. Mu nzu y’Imana haba umuryango , ku mpfubyi n’abapfakazi mu nzu y’Imana hari uburuhukiro. Mu nzu y’Imana hari ifeza , hari izahabu hari byose twifuza. Yesaya yaravuzengo ugushikamishijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa. Iyo ushikamishije umutima ku Mana irakurinda muri byose. Hari ingingo irengera impfubyi, abapfakazi n’abatagira shinge na rugero , izo ngingo zose ziva ku Mana.

Ndashima Imana yampaye umugabo kandi twumvikana, ikampa abana ubu mfite abana babiri kandi ubu yampaye aho kuba ubu sinkodesha ndatuye, Imana ni byose.

[email protected]

Ubu buhamya mugiye gukurikirana ni ubwa nyakwigendera Mama Mariamu KINYAMARURA wari Utuye i KABERAMu majyepho ya KONGO Aho benshi bazi ku kazina k’i MURENGE.Ubu buhamya tukaba tubukesha Umwe mubahungu ba Mariamu wasigaye Pasteur IRIHOSE Mariko
Ijambo ry’Imana : MATAYO 19,26 na MARIKO 9,23 :" Ku Mana byose birashoboka."

Mama Domithila KINYAMARURA yavutse mu mwaka wa 1925 mu gihugu cyahoze ari ZAIRE ubu akaba ari Igihugucya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) mu gace kari hafi ya za Buvira ahazwi cyane nk’i MURENGEmuri Province ya KIVU y’Amajyepfo (Sud Kivu).

Uyu mubyeyi mu gihe yavukaga nta madini ya Gikristo yari yakaza muri Kongo, yashakanye na Bwana ibi bikababyaratumaga abantu batamenya Imana mu buryo tuyizi ubu. Ibyo byatumaga buri wese yishakashakira Imana ukoabyumva bitewe n’’uko mu muco wabo bayishakaga, aha bakiyambaza abapfumu,... Aho amariye gukurira, KINYAMARURA Mariamu yashakanye na Bwana MATARE Musa....
Umunsi umwe muri uyu muryango babyaye umwana w’umukobwa w’imfura, bidatinze uwo mwana ararwara cyaneyenda gupfa.Mariamu n’umugabo we bajya gushaka umupfumu wabakiriza umwana kuko bari baziko abapfumuaribo batanga ubuzima. Ubwo biyambaje umupfumu witwa NYIRANDUNGUTSE wari ukomeye muri ako gace baribatuyemo ngo abakirize umwana.

Ubwo NYIRANDUNGUTSE yageragezaga ubushobozi bwe ngo akize umwana, byageze aho Umwana arushahokuremba kugeza ubwo umwana yamupfiriye mu maboko. Ubwo ababyeyi bari bacyibaza ibibaye,umupfumuNYIRANDUNGUTSE yahise ababwira ko atariwe MANA yica igakiza, Itanga ubuzima ikanabwisubiza, arangije ati :" Ubu ahasigaye ni ah’Imana naho ahanjye harangiye". Nyuma umwana ashiramo umwuka batahana umuramboumupfumu byamunaniye.

Ibyo byatumye Mariamu ataha yibaza byinshi, akibaza iyo Mana ahantu iba yumvanye Nyirandungutse avuga koariyo yica igakiza. Nyuma aho barangirije ikiriyo, Mariamu KINYAMARURA yagize amatsiko menshi yo kugumyagukora ubushakashatsi ngo amenye aho yabona iyo Mana yica igakiza yumvanye NYIRANDUNGUTSE.
Yagerageje kubaza abaturanyi, abaza abahisi n’abagenzi asanga nta n’umwe wamuha igisubizo gikwiye. Abuzeigisuizo cyiza, yatangiye kujya asenga wenyine ntawe ubimwigishije kuko icyo gihe nta dini ryigishaga Iyobokamanaryari ryakaza muri aka karere. Mariamu uko agiye guhinga agahinga yivugisha ngo : " Mana ntazi, niba koko urihounyiyereke kandi uampe abana barama, abana badapfa. Niba atari ibyo kandi ntukabampe". Iri sengesho rya,Mariamu akajya arivuga mu gitondo na nimugoroba, yaba yagiye guhinga,yaba ari mu rugo, hose agahora avuga irisengesho asenga Imana atazi.

Akomeje gusenga atyo, umunsi umwe yagiye ahantu mu ishyamba, apfukama munsi y’igiti kinini kandi kirekirecyanecyasumbaga ibindi byo muri iryo shyamba akomeza gusenga ya Mana yumvanye NYIRANDUNGUTSE. Muriako kanya agipfukamye asenga, ahita abona umucyo umugose uje mu mashami y’igiti uza umusanga umuhumaamaso ye, muri uwo mucyo havamo umuntu wari wambaye imyenda yera cyane aramubwira ayi :" Gusenga kwaweImana yakumvise.Kuva ubu uhawe kuyimenya, uhawe n’abana wasabye ndetse hejuru y’ibyo, uhawe n’ubutunzi.
Muri ako kanya, uwo bavuganaga ahita abura, arazimira na rwa rumuri ruhita rubura burundu. Mariamu akimaraguhaguruka yirebye ku mwenda yari akenyeye asangaho ibizinga by’amata bimeze nk’umuntu uyamumennyehoakamutemba ku mwenda yari akenyeye. Niko gufata umwenda arawuhindura ahari imbere ahashyira inyuma ubundiarataha. Ageze mu rugo yabitekerereje umugabo we, umugabo nawe arumirwa.

Mu mwaka wa 1950 bongeye kubyara umwana w’Umuhungu bamwita MUSABWIMANA ( azwi ku kazina kaMusabwa) akaba ariho na bugingo n’ubu kandi ari Reverend Pasteur muri Kongo aho akorera umurimo w’Imana kuri ubu.
Mu mwaka wa 1952 nibwo idini ya Gikristu yaje muri aka karere igera n’iwabo wa Mariamu i Murenge. Muri icyogihe muri ako karere Itorero ryar rihari ryitwaga U.P.M.G.B.I (UNION PENTECOSTALE DES MISSIONNAIRES DE GRANDE BRETAGNE ET D’IRLANDE). Iryo torero ry’abakristu rikimara kuhagera, umuryango wa Mama Mariamu wahise wiyemeza kuriyoboka. Mariamu aranezerwa cyane kuko yumvaga bari kumwigisha ya Mana yashakaga kumenya.Ibyo bituma aza no kubatizwa mu mwaka wa 1961

Imana yamwiyigishirije gusoma

Mu mwaka wa 1959 nibwo Imana yatoranyije Mama Mariamu imutorera gukora umurimo wayo imuha impano y’ubuhanuzi , kwerekwa, ndetse ihita inamwigisha gusoma atabanje kunyura mu ishuri iryo ariryo ryose, ndetsehejuru y’ibyo byose imuha ubwenge butangaje. Muri iyo minsi ariko aza kumugara cyane ariko usibye ubwo bumuga bwatumaga atava aho ari yakoraga ibindi bisanzwe by’abantu bazima: akarya, akanywa, akoga, akambara imyendandetse akayihinduranya, ikindi kandi akabyara nk’abandi bantu bose basanzwe.
Uko kumugara kwa Mama Mariamu byarushyaga umugabo we guhira amuterura amujyana kwituma cyangwa se kota izuba n’ahandi hose yashakaga kujya umugabo yabanzaga kumuterura. Ibyo bikarushya uyu mugabo cyane.
Umunsi umwe ubwo yari amujyanye kwituma, ari ninjoro hanze mu kigunda kuko icyo gihe bitumaga ku gasozi ntamisarane bagiraga, amugejeje aho mu kigunda yari kwituma amusigayo avuga ngo araza kugaruka kumufata amugarure mu rugo.
Ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo yahise afatwa n’ibitotsi arasinzira imvura y’urubura (amahindu) iragwa MamaMariam ari ku gasozi mu kigunda atabasha kuhikura,imvura iramunyagira ayo mahind yose amuhitiraho. Imvura imaze guhita, umugabo arakanguka yibuka ko yamusize ku gasozi asubirayo kujya kumuzana ababajwe cyane no gusinzira kwe ashyushya amazi aramwuhagira kugirango agarure ubushyuhe.

Imana yamuhinduriye gahunda y’imibereho y’ubuzima bwe

Ibyo byabaye umutwaro wo gusengera icyo kigeragezo,bafata igihe cyo gusenga Imana, ndetse Mama Mariam asenga asaba Imana ngo igire icyo yakora aho kugumya kurushya umugabo.Imana yo mu ijuru nayo ntiyatinda kumusubiza. Muri uwo mwanya yari agisenga n’umubabaro mwinshi, Mariam yumva ijwi rimubwira riti : " Nkugize nk’inyanja itemberwamo n’imigezi ntiyuzure. Uzarya kandi unywe bisanzwe ariko ntuzongera kwituma ukundi byaba ibyoroshye byaba n’ibikomeye.
Ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 1959 kugera mu mwaka wa 1972 bagateka akarya, akanywa nk’abandi bose, agahinduranya imyenda, akoga, n’ibindi abantu basanzwe bakora ariko kuva icyo gihe ntiyongera gusubira kumusarane ukundi habe no kujya kwituma ibyoroshye.Muri icyo gihe cyose akigisha abantu abagezaho iby’Imana yamubwiye byose yicaye. Bikaba byaratwaye imyaka 13 yose nta kujya kwituma kandi agakomeza kubyarank’abandi babyeyi.Ibi kandi si ukubeshya kuko hari abatangabuhamya babyo batagira ingano babaye hariya i Kabera.

Muri icyo gihe cyose cy’icyo gitangaza cyakorewe Mama Mariam, yabyayemo abana 7 abahungu 5 n’abakobwa 2 b’impanga, kandi kubyara kwe kwabagaho mu buryo bw’igitangaza kuko nta muntu wamubyazaga ndetsen’umugabo we MATARE Musa yakangurwaga no kumva uruhinja rurira rwavutse kuko ahanini Mariam yabyaraga arininjoro kandi akabyara we yibereye mu iyerekwa, Mariam hakaa ubwo ajya mu iyerekwa akamaramo nk’umunsi wose atazi ko yabyaye , ubwo umugabo we akajya gushaka ababyeyi bo gutunganya umwana, Mariam akazajya kuva mu iyerekwa asanga umwana yaramaze kuvuka. Aha, Umuhungu wa Mariam Pasteur Mariko waduhaye ububuhamya akaba yaravuze ko nawe hari ubwo yajyaga yumva Mama wabo Mariamu ari kujya impaka avuga ngo uwomwana urira nibamushyire nyina atazi ko ari uwe, ariko nyuma yabona ya nda yari atwite atakiyifite agashyira akabyemera.

Mu mwaka wa 1962 habayeho impinduka y’Itorero, rya torero ryitwaga U.P.M.G.B.I risimburwa n’irindi ryitwa COMMUNAUTE DES EGLISES LIBRE METHODISTES AU ZAIRE (CELMZA), Ubwo nyine umuryango wa Mariam bahita baba aba Methodiste kuva ubwo. Iri torero akaba ariryo yakoreyemo imirimo yose Imana yamukoresheje mu buzima bwe.

Imana yongeye kumuhindurira gahunda y’imibereho ye

Mu MWAKA WA 1972 Imana yongera kumukorera ikindi gitangaza gikomeye, imubwira ko imuhinduriye gahunda y’imibereheo ye, muribuka ko twavuze ko kuva mu w’1959 yaryaga, akanywa,akambara, akoga, n’ibindi ariko tiyitume byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye.Ubwo rero bigeze mu mwaka wa 1972 (Ubwo ni nyuma y’imyaka 13) nibwo Imana yabwiye Mariamu ko atazongera no kurya, kunywa, koga, guhinduranya imyenda n’igitambro cyo kumutwe,ndetse ko atazongera guca inzara,kandi ntanuke ndetse n’imyambaro ye ntusaze cyangwa ngo icike haba no kuba yakwanga kumukwira.Akigisha ijambo ry’Imana aryamiye uruhande rumwe(urubavu),ibi bikaba b byarakomeje gutya abimarana imyaka 24 kuva mu mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana ku Itariki ya 25/09/1996 i GITARAMA Mu Rwanda aho imva ye iri n’ubu ku rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ari naho hari icyicaro cya REGION ya ADEPR-GITARAMA.

Benedata, nshuti z’Imana iyo twandika ubu buhamya bumeze gutya, iyi si ikinamico, si Komedi, si Ukubeshya cyangwa gushaka gushyushya inkuru, ibi bifite abatangabuhamya benshi cyaneeee, baba abanyamulenge babaye i Murenge, mu Bibogobogo, Minembwe n’ahandi, ndetse hari n’abatangabuhamya benshi babihamya bavaga muRwanda, Burundi, Tanzania n’ahandi bakajya i Kabera ibi byose bakabyirebera n’amaso yabo.
Kuva mu mwaka w’i 1959 kugeza ku itariki ya 25/09/1996 ubwo Mama Mariam yitabaga Imana, ubuzima bwebwose yari yarabweguriye Imana n’umurimo wayo, agahanurira abantu, akabasengera,ubundi akajya mu iyerekwa igihe kirekire.Mu minsi ye yo kubaho yabaye umuhanuzi mwiza aba n’umwigisha mwiza, aba umunyamasengesho mwiza...

Inyigisho mama mariamu yigishaga

Inyigisho ze zari zikubiye mu ngingo 8:
1. Yigishaga abantu kwihana bagakizwa bataryarya.
(Zaburi 1,1-6), Matayo 13,13-15 , Matayo 13,24-30
2. Yigishaga Ubwere bw’Itorero yihanangiriza abakristo kutibanga n’isi.
2Abakorinto 6,14-18, 1Petero 1,14-17 , Imigani 7,1-5
3. Yigishaga abakristo kuba mu bumwe butarimo amacakubiri y’amoko kuko abizera Yesu ari ubwoko bumwe nk’uko Yesu yasengeye abigishwa be. Yohana 17,20-21
4. Yigishaga abakristo ko bakwiriye gufashanya igihe cyose hariho ibibazo, nk’uko itorero rya mbere ryakoraga. Ibyakozwe n’Intumwa 2,43-47
5. Yigishyaga abakristo kwirinda cyane gusubira inyuma, kuko bigora cyane kongera gusubira mu buzima bwiza wariufite iyo wamaze kubivamo ukagwa. 2Petero 2,20-22 , Matayo 12,43-45
6. Yigishaga kubaka ingo:
- ABUBATSE : Yabigishaga kubana mu mahoro badatana
- ABATANYE : Yabigishaga kongera gusubirana
- URUBYIRUKO : Yarwigishga kwitondera icyo gikorwa bitegura cyo kubaka urugo bagasenga Imana. Aha yavugaga ko umusore ukijijwe iyo asezeranye n’umukobwa ko bagiye gukundana kugeza babanye, ubwo nyine isezerano rikuru ni iryo.Iyo baguye mu byaha by’ubusambanyi, ntibakwiye gutana ukundi kuko uwo aba ari umugore wew’isezerano, n’iyo yajya gushaka undi uwo akamuta, ubwo uwo wa nyuma niwe uba ari umugore w’isezerano kabone n’ubwo uwo wa nyuma ariwe baba barajyanye gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Itorero.
Yemezaga ko gusezerana ko mu Itorero ari uguhamya ibyahamijwe mu isezerano rikorwa na ba nyirubwite iyobarambagizanya. Iryo rya ba Nyirubwite akaba ari naryo Sezerano nyamukuru. Izo nyigisho nizo bitaga :" INDOWA"
Izo nyigisho tuzisanga muri :
- Luka 16,16 ; Mariko 10, 1-12 ; Abaroma 7, 1-3 ; 1 Korinto 7,10
7.- Yigishaga abakristo gukunda ijuru kuruta isi kuko gukunda isi cyane ari ubwanzi ku Mana.
1Yohana 2,15-17 ; Yakobo 4, 4
- Yerekana ko iwacu ari mu ijuru : Abafiripi 3,20

Ibintu byerekana ko mariamu yari umukozi w’Imana

Ubwo twabazaga Pasteur Mariko icyatwemeza ko Mama we Mariamu koko yari umukozi w’Imana atari Magician nk’abandi bose bakora Maji yadusubije muri aya mabambo: :" Hari ibintu umunani byerekana ko Mama yari umukozi w’Imana koko. Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1. Imana yari yaramuhaye Ubenge butangaje : Ikibyerekana ni uko abantu bose bazaga iwacu i Kabera,muribo habaga harimo abazungu baturutse mu bihugu bitandukanye nka : Norvege, Suede, Suisse, Danemark,.....Ndetse hakabamo abayobozi bakomeye bo muri ibi bihugu twegeranye harimo abadepite, abakuru b’intara, abasirikare bakuru, n’abandi,..nyamara aba bose icyabatangazaga ni ukuntu umukecuru wo mu cyaro utazi gusoma, afite ubwenge butangaje utabonana abandi bantu. Iki cyerekanaga ko Imana yakoreraga ariyo yamuhaye ubwo bwenge.

2. Nubwo yari afite izo mpano zikomeye, yicishaga bugufi cyane, abamubonye bose bikabatangaza. Iyo wabaga ujeyamaze kwerekwa ibyawe, ntabwo yihutiraga kubikubwira kugirango atagukura umutima. Yabanzaga kukuganiriza n’ubugwaneza, yamara kukwiyegereza neza neza, abona watuje akabona kukubwira ibyawe byose.Ibi bitandukanye cyane n’abantu ba none Imana iha impano bakiremereza wabagera imbere ukagirango bigize utumana duto.
Matayo : 2,12 na Imigani : 22,4

3. Mama Mariamu yari umugwaneza utangaje: Iyo wajyaga i Kabera wumva wenda ko atari bukwakire, yabanzaga kukwakirana ubugwaneza yamara kukubwira ibyawe byose wasaba imbabazi akakubabarira kandi ntazongere kubyibuka ukundi.Ibi byatumaga abantu benshi kuza i Kabera bumvaga bahabonera ihumure ryinshi.

4. Mama Mariamu yagiraga urukundo rutangaje :
i Kabera habaga urukundo ruzira ivangura ry’amoko. Iyo wahuraga na Mama Mariamu, yashakaga ko mwigumanira mukiganirira ahubwo ugasanga abashinzwe Protocole nibo bbashaka kumugukuraho nyamara we yumvaga yishakira ko mwakwigumanira. Ibi abagiyeyo bose bakaba bemeza ko yagiraga urukundo rutangaje. Yohana 13,34-35

5. Mama Mariamu yagiraga kwihangana gutangaje : Abantu cyane cyane bo mu Matorero atandukanye baramututse,baramurwanya, bamwita umuhanuzi w’ibinyoma, abandi bamwita Dayimoni n’andi mazina mabi, ariko abo bose ntabarakarire ahubwo akabasabira ngo Imana ibahe agakiza. Matayo 24, 13 na Yakobo 1,12

6. Mama Mariamu yari azi kubabarira nta Conditions ashyizeho :
Abamutukaga bazaga i Kabera tukabakira neza babireba bagataha bihannye. Abo bose yabaga azi eza ibyo bamuvuze bibi, ariko mu kubababarira nta condition yabashyiragaho. naho kuri ubu ngo kugirango umuntu aguhe imbabazi aragusaba ngo genda ubanze uzenguruke amatorero yose wavuzemo ibyo bintu ubasabe imbabazi ubone ugaruke nkubabarire, Ibi kuri we ntabwo yabyemeraga.

7. Yari aziko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa (Ibyakozwe n’Intumwa:20,35): Bamuzaniraga imfashanyo nyinshi nyamara byose bikajya mu murimo w’Imana nta na kimwe yisigarije : Bamwe akabaha amatike batayafite, abandi akabagaburira ibyo bashaka, abandi akabaha ibyo bambara n’ibindi bakennye ku buryo nta n’akazu twigeze twubaka muri izo mpano n’bwo zari nyinshi. Byose yarabitangaga bigakora umurimo w’Imana.

8. Yari yuzuye ishyaka ry’Umurimo w’Imana nk’umuhanuzi Yeremia: Iyo yajyaga mu iyerekwa buri gihe yagarukaga arira amaso agahora yatukuye. Ibi kuri twe bivuze ko yari umukozi ukorera Imana ntiyari umukozi ukoreshwa n’Imana kuko aba bakozi bombi baratandukanye cyane.

Uko yitabye Imana

Nk’uko twabivuze haruguru, Mama Mariamu iyo yajyaga mu iyerekwa yavagamo ari kurira cyane bitewe n’ibyo yabaga yabonye, nta na rimwe yigeze ava mu iyerekwa yishimye, ahubwo yabaga ababaye. Akaba yari yarabwiye abantu ko umunsi bazabona avuye mu iyerekwa yishimye, afite akanyamuneza, bamubaza amakuru akavuga ngo ni Meza, bazamenye ko isaha ye yo gutaha yegereje.
Umunsi umwe rero ubwo Intambara ya Kongo yageraga, nibwo ingabo za Congo zaje gufata abanya Murenge ngozibafunge kuko zavugaga ngo Ni ibyitso by’ingabo z’u Rwanda kandi bakaba bari bafite ubwoba ko ingabo z’u Rwanda zateye Kongo. Ibyo byatumye bagera n’i Kabera abantu baho barabafata bajya kubafunga na MamaMariamu nawe nubwo yari ikimuga baramuterura bamujyana n’abandi bavuga ngo :" Nibasange bene wabo i Rwanda.

Ubwo babafunguraga bakabazana bakabata ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Bugarama, Interahamwe nibwo zaje zibasamira hejuru zicamo benshi mu babaga i Kabera, i Murenge, mu Bibogobogo,mu Minembwe n’indi misozi ihakikije.Cyane cyane bishe abagabo n’abasore, n’abana b’abahungu abagore barabareka.
Ubwo bazaga baruhukira i Gitarama mu Rusengero rwa ADEPR ku Kicaro cya Region giherereye kuri Paroisse Nyabisindu.Iryo joro bakihagera Mama Mariamu ajya mu iyerekwa nk’uko bisanzwe, amaze kuvamo aza yishimye, amwenyura aseka, nyamara uwo munsi nibwo Interahamwe zari zishe abantu benshi mu bo bavayei Kabera. Kumwenyura kwe avuye mu iyerekwa ntibyari bisanzwe kuko twababwiye ko ubusanzwe yavagamo arira, aririra abarimbuka, aririra ibyaha bikorerw mu isi.
Bakimara kubona avuye mu iyerekwa ari kumwenyura, baramubajije ngo :" Amakuru ki Mama ? arabasubiza ngo ni meza (ibi nabyo ntibyari bisanzwe), bose bamenye ko isaha ye yegereje kuko ariko yari yarababwiye. Ubwo iryojoro yahise aryama araruhuka ahita ashiramo umwuka iryo joro ryo kuwa 25/09/1996. Umurambo webawushyinguye mu isambu y’urwo rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ruri i Gitarama.

Mu bo basenganaga hasigaye bamwe nabo baba mu mudugudu uri ku Itorero ADEPR Nyabisindu, bakaba abenshi bamaze gusaza bakaba bibumbiye muri GROUPE ABERA ikaba ikomeza gusenga no guhimbaza Imana umunsi kumunsi bagera ikirenge mu cya Mama wabo Mariamu nk’uko nawe yakigeraga mu cya KRISTO.
Ubu abantu babaye i Kabera, abazi ibyiza basigiwe na Mama Mariamu barimo kandika igitabo kizaza kivuga kubuzima bwe, icyo gitabo kizazajya ahagaragara mu minsi iri imbere.

INSHUTI YA JESUS Pasteur IRIHOSE Mark
Umuhungu wa Mama MARIAMU KINYAMARURA
C/O Eglise Methodiste Libre au Rwanda
Phone : 0788268948

Kubera ikizere Hosiane afitiye Imana ahora ibyishimo

Uwitonze Hosiane ni umukobwa ukiri muto ufite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze mu myaka itanu ishize. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntabasha kugenda dore ko agendera ku kagare. Icyakora hari icyizere ko agiye kujya kwivuriza mu Buhinde .

Ku cyumweri taliki ya 21 Ukwakira 2018 nibwo hakozwe igitaramo cyo gufasha Uwitonze Hosiane kugira ngo haboneke itike imujyana mu Buhinde kwivurizayo uburwayi bukomeye amaranye imyaka itanu, kikaba cyarabereye ku Kimisagara mu rusengero rwa Evangelical Restoration church.

Uramutse hari icyo Imana igushoboje kuba wafasha Hosiane dore aho wanyura

- Mobile Money:0789479046 (Uwitonze Hosiane)

- Acount number:01390201238-84 (Cogebank)

- Account Name: Uwitonze Hosiane

Umva ibyiringiro Hosiane afite kuko byose ibikesha Imana

Nitwa IKIREZI Esther, Mbyaye kabiri umuhungu n’umukobwa, nkaba nkorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR Kiruhura. Ubuhamya bwanjye bushingiye kukubwira abantu ko Imana ijya ikiriza umuntu bugufi by’ibishaka ku mwica.

Uwandeze yambwiyeko navutse 1993, Genocide yabaye mfite amenyo abiri mu kanwa. Uwantoye yambwiyeko yantoye mu mirambo, yambwiyeko ageraranyije nari mfite amezi icumi kuko nigaga guhagurukira ku bintu. Uwantoye ntabwo yambwiye aho yantoraguye, kuko nawe yarahungaga kandi ikindi ntabwo yarazi gusoma byibura asome ibyapa, yarantoye arampungana kandi nawe yarafite umwana, njye we rero yantwaye ku nda. Yambwiyeko yagiye ahura n’abantu benshi bashaka kumwica ariko bakamubwirango ntabwo tukikwishe kubera urwo ruhinja uhetse imbere ku nda.

Uwamutoye muri jenoside ari agahinja , yaramwirukanye kubera guhindura aho yasengeraga. Ahita aza i Kigal naho ahagirira ubuzima bubi cyane ariko Imana ikomeza kubana nawe ntiyamwirengagiza.

Umva ubuhamya bwa Esther wumve inyigisho yahawe z’uburozi

Mu gice cya mbere twumvise Esther avuga ukuntu bamutoye ari uruhinja muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, uwamutoye ahungira i Burundi. Nyuma baje kugaruka mu Rwanda, bageze mu Rwanda bagiye kuba mu Bugesera ariko Esther ahura n’ikibazo cyo kwangwa n’umuhugu wa wa mugore wamutoye kugeza ubwo ashaka no kumwica ariko Imana iramurinda.

Igice cya mbere twakirangije Esther amaze kwanga kubera kumvira ijwi ryamubwiraga akijwe ave mu moko ahindure itorero yasengeragamo, amaze gukizwa umubyeyi wamutoye ari uruhinja yaramwanze kugeza ubwo amwirukanye.

Muri iki gice cya kabiri turumva ubuzima bugoye harimo no kuba mu ngo nyinshi, kuba mu gikoni cy’urusengero kubera kubura epfo na ruguru, turumva ubuzima bukakaye harimo imirimo y’agahato Esther yakoreshejwe, ageze i Kigali ariko Uwiteka abana nawe ntiyamureka kuko Esther yakomeje gukizwa.

Umva ubuzima bugoye Esther yahuye nabwo ageze i Kigali

Amazina yanjye nitwa Gihozo Josiane, mfite umugabo umwe n’abana batanu, nsengera ka Rugira kuri ADEPR. Nshimiye kristo wampamagaye. nshimiye Imana ko navukiye muri uyu mujyi wa Kigali , navukiye Gikondo hariya hafi yo ku isoko neza.

Igihe cyarageze ndakura ngira umugisha wo gushaka , nshaka umugabo mwiza w’inzobe muremure wari kuri top(warugezweho) kuri icyo gihe, yari umugabo w’umusirimu. Hanyuma ndabyara , mbyara abana batanu ariko ntwite umwana wa kane nari umuririrmbyi wa korari Ebenezeri aho iwacu n’umugabo wanjye ari umuririmbyi wa korari Ebenezeri ku Kinamba. Igihe kiragera ntwite umwana wa kane, Imana imbwira magambo akomeye irambwirango nimbe maso kandi inyinjije mu ishuri.

Narinziko ari ugusubira mu ishuri rya kaminuza nkiga kuko nari nararangirije mu mwaka wa gatandatu mpita nshaka. Imana ivuze ishuri ngirango ni ishuri risazwe ry’ubuzima busanzwe. Ubwo umwana wanjye w’imfura muri bane narimfite yari afite imyaka itanu, ukurikiyeho yari afite itatu, undi yari afite ibiri narimfite n’akana k’umwaka umwe , ntwite n’inda ya gatanu. Icyo gihe rero nibwo umugabo wanjye yamenyanye n’undi mugore , aramushaka barabana . Umugore ufite imodoka eshatu, umugore w’umupfakazi, umugore utuye i Kanombe twe twarakodeshaga, umugore ufite abana babiri biga muri Amerika, umugore ufite akazi keza n’amakampani(company) abiri muri uyu mujyi, umugore mbega ufite inoti.

Umugore ufite imyaka 55 , umugabo wanjye afite 35 , njyewe narintaruzuza na 30. Aragenda barabana agenda ambwiyengo azahita agaruka, yagiye avuze. Arambwira ngo ndagiye ntabwo nkwanga, nzahita ngaruka ngiye kurya imodoka umugore ntugire ikibazo, nawe niko yibwiraga. Aragenda umwaka wa mbere urashira, aragenda mbyarira mu nzara, aragenda ubukene buranyataka , birumvikana nta kazi nagiraga ndakena numva ikintu cyitwa ikigeragezo. Nabonye dayimoni w’inzara n’ubukene ari orijinari. Inzara iranyataka n’inda n’abana bindahekana n’inzu y’ubukode, narinturanye n’abakirisito bamwe na bamwe ndakubitika, inzara irampa, naririmbaga muri korari ndirimba ku muronko w’imbere kubera gufashwa cyane abantu benshi babaga banzi, byageze ku rwego bamvana ku muronko w’imbere banjyana ku winyuma kubera ubuzima. Inzara irandya indira abana, nabonye inzara indira abana bapfa mbareba. Ndwaza abana bwaki, ntazi bwaki icyo aricyo . Abana 3 barwarira rimwe, babyimba amatama , bacurama umusatsi.

Utazi ubwenge nta menya ijoro ryo gutabarizamo. Ijoro rinkubita n’ijoro ,amanwa ankeraho. Nyiri inzu ndamwambura ku mugaragaro izuba riva , araza arambwirango Gihozo ko utanyishyura? Ndamubwirango njyewe narakubohoje pe, numutse nk’umuntu uvuye gusenga , ndamubwirango uzagende undege, urabona aba bana nabajyana he? Abaza umuntu twariduturanye ati, urumva Gihozo arikunsubiza urumva bimeze bite? Undi aramubwira ngo ariko iyo utarebye ntugereranya ? ubwo urabona umugabo ataramwitereye, urumva yagusubiza iki ? Buriya ni uko tumutunze byararangiye. Inzara indira abana , amaso abavamo , uruti bw’umugongo rw’umuhungu wanjye w’imfura rusohoka ndeba ariko Mana ndagushimiye isubizaho inyama weeeee.

Inzara irandya nsenga amajoro yo gutabaza ntazi aho ntabariza, Ndabyibuka iwacu ku rusengero hararira umugabo witwa francois, ahamaze igihe kirekire , aranzi najyaga nza nkarara muri Yorodani incuro zitabarika bigezeho, bugezeho arambwira ati “ reka nkubaze ugira ikifuzo kimeze gite ? Gituma buri gihe uza kurara muri Yorodani” Byabaga ari ugucika ijoro riri iwanjye ry’amarira y’ibiryo , nta biryo mfite, nabasigaga mu nzu ngahita ncaho, nkaza kurara mu rusengero akagira n’ibyifuzo binzanye naho ubundi ni ugucika amarira y’abana. Inzara indira abana barware bwaki ari 3, mbajyana kuri centre de santé ya Gikondo, mpageze banjyana muri bwaki harya inyuma. Barambwira ngo ntabwo bari bubakire bose, kuko umuryango umwe bakiramo umwana umwe cyane iyo urwaje bwaki ari munsi y’imyaka 35, abasigaye nawe ajya kubakorera. Muganga arambwira ngo urasiga umwe undi umujyane ku yindi centre de santé , ubwo yambwiraga munsi yo kwa Gitwaza, undi mwana wa 3 nkamujyana kwa Nyiranuma. Ndeba umwana ndibuhitemo muri 3 barwaye bwaki, ndabitegereza bose ndeba ukuntu tumeze, twari tumaze kane tutarya sa sita na nimugoroba.

No kubaza byari ugutwenga nanjye ubwanjye nareba aho batetse igikoma cya sosoma , nkumva naho bambwirango iyambure ugende wambaye ubusa ariko tukiguhe , narikubikora. Banyirukanye kwa muganga mbura aho njya, mugaganga arambwira ngo genda ubitekerezeho , mbura uwo mpitamo wanywa igikoma uwo munsi, mbona ntawurusha undi inzara. Ndimo nsohoka kwa padiri, mpagaze muri uyu muhanda ugana kwa Mironko, numva nakiroha mu modoka. Uwo munsi numva ijwi ry’Imana, ubu mureba Imana iravuga. Imana dusenga iravuga, nubwo yakubwira ibyaha, ntacyo bitwaye iba ikubwiye. Dufite Imana ivuga, njya mbwira abantu ngo nubwo mwancecekesha, nararangiye nahagarara no muri stade nkavuga kuko nsinshobora guceceka ibintu Imana yankoreye.

Imana irampamagara mu mazina gatatu ati “Gihozo, Gihozo, Gihozo” igihe ngishakisha umuntu umpamagaye irambwirango ndirahiriye, ndi Uwiteka, nta mwana wawe uzapfa yishwe na bwaki, irambwira ngo icya kabiri nzakugaburira, ubirye ubisagure, numvaga ari inzozi. Ntabwo narimbizi ko byashoboka. Icya gatatu irambwira ngo ndaguhamagaye , nzagukoresha mu gihe gikwiriye n’ikidakwiriye. Numvaga ibiryo ari byo bya mbere ndayibwira ngo uzabimpe wowe uzankoreshe na hehe !!! Ariko ibiryo bihari ariko Imana ishimwe ntakibazo ifitanye n’ibiryo, nta kibazo ifitanye n’amafaranga , ntakibazo ifitanye n’ubukwe bwawe ahubwo ikibazo niwowe ugifite yitabaze ize ikore ibyo igomba gukora. Abarokore uwadupima yadusangana umunezero utagira abandi, kubera iki? Twumva ijwi ry’Imana ukamanukana icyizere , nkimara kumva ijwi ry’Imana, nahise nkatisha abana nk’umuntu wagirango turahurira mu rugo impa ibiryo, ndavuga ngo ubwo ivuze ndahura n’umuntu ampe umuceri.

Nahise nkata njya mu rugo , ndayirindira uwo munsi ntiyaza, mbona bwongeye burije burakeye. Disi iyo \yavuze hari igihe umuntu agira ngo ni mu gitondo bisohora, ariko naho itabikora ipfa kuba yabivuze. Nejo nejo bundi Imana izabikora. Narategereje mbona biranze ku munsi ukurikiyeho , kuwa gatanu sinzabyibagirwa ku manywa y’ihangu nko mu ma sambili , mbona izuba rikubitiye mu nzu, mbona inyenyeri mbona imirasire, mbona ndacanganyukiwe, mbona iwanjye haracanye.

Ndebye umwana mbona ameze nkuri gusamba ndeba, mbona akanuye amaso amazi yamushizemo . Mpita mvugango ibi ntabyo, mpeka akana gato narimfite kari karabaye umuhondo , nanjye ubwo nari mfite inda nkuru, abandi nshoreye mbona ntawubasha kugenda.

Uwiteka Imana ibarinde tuzakomeza ubutaha tuzumva igice kizakurikiraho, twumve uko aho yajyanye abana.

Muganga yambajije uwampereje mubwirako ntamuzi. Unsubirashamo mubwirako ntamuzi izina, ati, ayiwe Gihozo yaguye mu kinya, ibyo navugaga nibyo byari ukuri ariko bo banyumvise ko ibyo mvuga narwaye. Ndashimira iyera , iyo ijya kuzura ibintu irabanza ikabyica. Muganga yahise avuga ngo, Giho , icecekere ubwo wagize ikibazo,ntukomeze kuvuga ba witurije, ibindi bintu byose biragenda neza.

Baranyihorera nanjye ndabihorera, barandoda neza , barangije, bajya gushaka wa mugore wamperekeje, bageze aho abaherekeje bari, baravugango ninde waherekeje Gihozo? Dore ko abarokore babaswe na krisito iyo ubitegereje wagirango ntibagira ubwenge, ariko ni ibintu Imana iba yaragiye ibatamo, babajije uwaherekeje Gihozo wa mu mama ati, ndahari.

Ubyibuke, wa mu mama we aziko nagiye kwivuza ndibuhite ngaruka. Yegereye muganga , ati zana imyenda y’umwana. Undi ati, turabyaye se? Wa mugore aratungurwa cyanee , ati, Mana ya Isirayeli weee !!! uti, uziko uriya mugore asenga , nkubwize ukuri ko yaje kwa muganga, ataziko aribubyare, kandi ubwo niwe utabizi ariko njye narimbizi. Uwo mugore akomeza gutangara, ati, yaje atabiziko ari bubyare ariko ni umuntu w’Imana, muga nkubwize ukuri , uriya muntu ni umurokore, Imana imukoreye igitangaza. Muganga ati, va mu by’uburokore zana imyenda y’umwana. Ahita ajya kureba yasakoshi yanjye nazanye, yarambwiye ati, nafunguye isakoshi ngo ndebemo, ndebye bibiliya n’igitenge ndeba ukuntu abantu barikundeba, ndeba ukuntu ndibuvemo nkavugako imyenda nyibuze, arambwira ngo nagize ubwoba ko abantu baribuvugeko nibeshye , nahise nguma mu isakoshi. Ndashima Yesu, ntashobora gukora ikosa ryo kugutega umuntu , udafite ibyawe . Imana iguhe umuntu uturutse kuri Yesu, akubere umusamariya, agufashe kwambuka. Wa mu mama yatekereje nk’umuntu w’umunyabwenge , abwira muganga ngo, wihanganye , nze nkuzanire imyenda. Yahise asohoka hanze y’umuhima , haba ahantu bacururiza myenda y’abana , aragenda aragura, aragura arangije ayizanira muganga . Nahindukiye mbona umwana wanjye arimo yambara. Mbona bamushyira muri porte bebe, mbona bamushyize mu bigoma byiza , mpita ntekerezako ari umuntu witwa igihozo nawe wabyaye, bakaba batwitiranyije bakampa imyenda yazanye, ndavuga nti niba ari ibintu bitiranyije iriya myenda barikwambika umwana barayimwambura polisi zihahagaze.

Umva ibice byose by’ubuhamya bwa Gihozo josiane, wumve ukuntu Imana yoherereje Gihozo umuntu, aza amuzaniye imyenda y’umwana. Atashye Imana imuha imodoka imucyura.

Amazina yanjye nitwa Bosco NTIBARIKURE, ndi umudiyakoni, mfite abana 4 na madamu. Ndashima Imana ko yampaye agakiza, ndashima krisito ko yantaruye akankura kure , akankura mu byaha. Yesu yagize neza , sinagiriwe ubuntu bwo kwiga , navutse mu muryango ukennye.

Nabyirutse mbona nambaye umupira wa mama, nta kabutura irimo, nabonye njya ku ishuri nambaye umupira mama ampaye , nabyirutse mbona ndyama mu kirago nkiyorosa ikindi, nacyo cy’ibikangaga. Nabyirutse menya ubwenge ndwaye amavunja, mbajije amateka bambwirako yamfashe maze amezi atatu, amavunja nayarwaye imyaka makumyabiri, ntabwo nagiriwe umugisha wo gukandagira mu ishuri icyakora nize ibyumweru bibiri, mva mu ishuri kubera kureba isuku, ishuri rirananira ndivamo , ubuzima iwacu buranga. Abana iwacu twari umunani, twese twari turwaye amavunja yewe na data na mama. Hari ubwo umuntu avuga ngo anjombye igikwasi yewe ntawo mukizi, twebwe turakizi kuko iwacu kwa data, leta yagerageje kuduhandura biranga, dadushyiriraho umuganda wa buri wa kane, kujya bahandura iwacu gusa biranga , ariko Yesu ahageze akora igitangaza.

Ifirimbi yaravugaga ngo ati, umuganda, umuganda , umuganda bakavuga aho uzabera kandi muzitwaze na byabindi: ubwo ni inzembe ni ibikwasi , abacecuru bakazana uruhindu bakunda gukoresha bakaduhandura umuganda wateranye , abandi bagakubura , abandi bagatera amazi, goronome agatera kiyoda, na dedeti ngo barebe ko invunja zapfa ariko bikanga. Yesu ataraza, Yesu atarakugeraho , uracyari mu butayu ariko ubutayu urimo ntabwo wapfa kubugwamo, Yesu iyo agukuyemo , icya mbere arakoza , akagusobanura. Tuvuga Imana uko iri kuko twabonye Imana. Twariduturanye n’umuntu ukomeye cyera, yari akomeye mu gihe cye , yari afite inzu zirimo isima , abo bantu nakandagiye kuri sima yabo , ndwaye amavunja imijyi ijyaho , imaze kujyaho bankubita umukoropesho, ucikamo gatatu nzirako nakandagiye kuri sima gusa, ndangije njya muri koma, mperuka ijambo uwo mugore yambwiye avugango, umva ari wowe , ari na so , abo bantu twarabavumye n’Imana yarabavumye. Ubwo abantu bumvako byarangiye , umva naho waba uri mu cya mbere cy’ubudehe, Yesu yahagusanga akagukurayo akagushyira mu cya kane. Uwo mugore yumvise ko byarangiye , abantu batuvumye n’Imana yatuvumye. Ndibuka iryo joro nagiye kuryama , ndota ndi umwana w’imfura ndyamye kuri matera, niyoroshe kuvureri(couvre lit), ndyamye muri beriso, mbere yuko ugira icyo uba Imana ikiguteguza cyera, ugakura ubitse amakuru y’icyo uzaba cyo. Nubwo amano yaboze, nubwo inkokora zaboze ariko ndota ndi akana ndyamye mu kiringiti.

Ikintu narinzi data yadutoje kugirango tutagira umururumba, twaritwarize gutega ifuku no gutega isiha, Noheli yajyaga kugera iwacu dufite nk’isiha makumyabiri n’eshanu, Imana idutungira mu butayu ntitwahagwa kugirango ihatubikire idukuze izadutereke i Kigali, tugera muri Silowamu, Imana ishimwe cyane. Bukeye mbwira bakuru banjye twakundaga kwicara dushyize amaguru mu bipira, mbwira mukuru wanjye ko narose ndi uwa Godereva, buriya bimeze bite, mukuru wanjye ankubita ikofe nikubita hasi, izo nzozi Imana irazibika , Imana ingiriye neza inkuye mu butayu, babandi nabo ibajyanayo , inzu ya mbere naguze ni iyabo. Imana imaze kunkurayo inzu ya mbere natunze niyo nabaguriye. Wowe bika inzozi uzibikeho, niba nta makuru ufite uyashake, agende ariko ufite amakuru, hari icyo Imana izakora.

Ndashimira kirisito, navuye iwacu mucyaro mpunga umuganda rusange, njya kuba mayibobo maze imyaka ibiri, Yesu angirira neza aho hantu naho nabonye Imana cyane, nashaka kwiba ikintu kitwa umuceri ariko nawo ndawubura, nawuriye bingoye, ubu ndawurya, ubyumve , ntabwo ari ikiro cya 800 , kuko Yesu yawuzanye awuzanye.

Navuye Gitarama n’amaguru nza Kigali, Ngeze , I Kigali nahingukiye I Kabuga nsanga habaye umunsi mukuru w’abisiramu (idirifiritiri), ndagenda mbiba umuceri mu ndobo, ndiruka indobo yikubita hasi irameneka , baba banguyeho barakubita hafi no gupfa , bajya kujugunya mu gishanga cya rugende niba muhazi, hariya haparika amakamyo, habaga ibyuzi, bajungunye mo aho ngaho nka saa kumi , mbona urukerera numva ntangiye kugarura ubwenge, mpita mva muri icyo gishanga sinongera gusubira I Kabuga , mba muri Rugende hafi amezi atandatu. Rugende haba agasoko ko kuwa kabiri , habaga agasoko k’inzoga, nabaye Rugende nahavuye maze gutobora iduka ry’umuntu , nshaka kurya umuceri ari mu bisi. Ntobora iduka saa saba z’ijoro , maze kugwa ku muceri aho upanze, nanjye baba bamfashe inyuma barakurura , nkurura, nanjye bakurura, nyiriduka aje atanga amafaranga, ngo banjyane hariya babirangize.

Baranjyanye bantega igitambaro mu maso , baramboha , numva batangiye kuntera icyuma mu mutima , kikinjira, ati kuramo , inka zaguyemo , imbwa zigwamo ntitwazibona, nubundi yarapfuye mujunye mu gishanga, banjugunye muri icyo kizenga, ngezemo ikintu nabonye nabonye umukororombya ungose, nwuzamukaho, bahita bantera icyuma mu mutwe aho kugira ngo kinjira gifata uruhu rw’inyuma , mpita nsubiramo , noneho mbona ndi mu ngunguru y’umuriro , iyo ngunguru nyizamukiramo, bagenda baziko banyishe kumbi nongeye nagarutse. Iyo Imana igufiteho umugambi irakurinda kandi ugakomeza ukabaho.

Aho nahavuye njya I Karenge mu isoko, ngezeyo niba imyenda mu isoko, uwo nayibye ubu ni mwarimu w’umudugudu ni inshuti yanjye. Mu mwaka 2000, mbona Imana, numva Imana iranyihamagariye irambwirango haguruka nkoze, haguruka nkwikirize, kuri tariki 25/10/ 2000 nibwo nambaye inkweto kuva navuka, Yesu agira neza , yesu atangira kunyoza, maze kubatizwa Imana ingirira neza, irangwirango izangirira neza, irambwirango izampa umugisha. Amavunja iwacu yakize mu mwaka wa 2005 , umugore wanjye ari mubagize uruhare muguhandura umuryango wanjye.

Umuva ukuntu Bosco NTIBARIKURE yibye umusirikare ukomeye, aba mayibobo ariko Imana yaje kumugirira neza, amaze gukizwa

Nitwa NIYONSHUTI Theogene , ndi umupasiteri muri paruwasi ya Kimisagara, nkorera umurimo w’Imana mu mudugudu wa katabaro.

Iyo umuntu ahuye na Yesu umutima uracya, twahuye nawe imitima yacu yarijimye. Naho wabigira ibanga ukavugango, ntawe nzabibwira, bibiliya nzajya nyitwara mu isakoshi, nzajya ngendana iyo muri telephone, iyo ari Yesu mwahuye, naho waceceka,, ukabigira ibanga abaturanyi baravuga ngo Mama Rudomoro (urugero rw’izina ry’umuntu) nubwo atabivuga ariko Yahuye na wa mugabo abarokore bavuga. Umunyarwanda yaravuzengo akuzuye umutima gasesekara ku munywa, Yesu rero ntabwo atuma umutima utya gusa.

Hari ibintu bigera kuri bitatu kirisito akorera umutima iyo bahuye,iyo amaze kubikora nibyo bituma umutima utya. Icya mbere iyo wahuye na Yesu akomora igikomere cy’agahinda kandi agahinda ni kabi uzi ko ujya muri dushe gukaraba, agahinda gahagaze ku muryango kakakubwirango karaba vuba nitwa gahinda, ntigatinyeko woze amazi ashyushye, agahinda kadatinyako wambaye ikote na karuvati , imbere harimo n’isengeri. Agahinda kadatinyako wambaye igitenge cyawe wiguriye, ugafata na sharupe ugashyira ku rutugu , agahinda ni kabi.

Dufite ibitaro bikomeye bya gisirikari, tukagira ibya Faisal, tukagira CHUIK, tukagira iby’ubutare , aho hose bakunaniwe hari n’ahandi mu mubitaro byigenda bikomeye bifite Abadogiteri tuzi, bakakohereza muri afurika yepfo ndetse no mu Buhinde ariko reka mbabaze hari umuganga mwaturangira wabaga, akagera ku mutima akawubaga, akagera mu ndiba y’umutima agateruramo agahinda ? Hari uwo mwatubwira, uretse Yesu wenyine. Uretse Yesu wenyine niwe umenya uburemere bw’agahinda ufite akagukubita ikinini cyitwa amahoro. Niwe wavuze ngo yemwe abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura, munyigireho kuko ndi umugwaneza noroheje mu mutima.

Nasomye bibiliya igitabo kibyo ku ngoma , mpasanga umusore witwa Yabesi, nyina yamwise Yabesi kuko yamubyariye mu gahinda. Agahinda uyu mwana atagizemo uruhari, bamwita izina ry’agahinda ka nyina ariko aza kumenyako hari Imana yomora ibikomere,arapfukama arasenga, aravugango Uwiteka undinde ibyago ntibimbabaze.

Igikomere cya kabiri ni igikomere cy’amateka. Amateka arakomeretsa, amateka agira igisebe kibi nise umuvogo. Igisebe cy’umuvogo ni igisebe kizaho urukoko, ukagirango kiri gukira kubera agakoko muri kubona ariko wakitegereza ukabona haracukuritse imbere, amateka nayo ni uko amera.

Uretse Yesu wenyine, niwe womora icyo gikomere , nasomye igitabo cya kabiri cya Samweli 9, mpasanga inkuru z’uwitwa Mefibosheti, iteka ryose tuvuga mefibosheti ava i Rodebayi, kari akuzukuru ku Mwami Sawuli, yavukaga ku mfura y’Umwami yitwaga Yonatani. Muri iki gihe cya none kaba karambaye pampex, baragasunitse muri Toroteze, tumuvuga ari ikimuga , ntabwo yavutse ari ikimuga. Yavutse ari umwana muzima nk’abandi. Dawidi yamubwiye amagambo atatu nakunze, yaramubwiye ngo uhereye none uzajya urira kuri aya meza y’umwami, ijambo rya kabiri, ibyari ibya sokuru Sawuli ndabiguhaye, ijambo rya gatatu abagaragu bose ba sokuru ndabaguhaye ariko Mefobosheti igikomere cy’amateka kigaragazwa n’amagambo yamusubije, yaravuze ngo njye ndi nkande umugaragu wawe w’imbwa y’intumbi , Atari n’imbwa nzima izi kuzunguza umurizo, yibona ari imbwa y’intumbi yashizemo umwuka. Yavunitse umuja amuhunganye, amateka n’amategeko byo mu isezerano rya Kera byavugagako ufite ubumuga, Atari yemerewe gukandangira mu iteraniro ry’abera.

Igikomere cya mbere yagize yari afite ubumuga ikindi gikomere uwari ufashe ingoma ariwe Dawidi, yariyarahizwe na Sekuru Sawuli , aravugango ubwo Dawidi ageze ku ngoma azanyitura ibyo sogokuru yamukoreye. Igikomere cya Gatatu ni igikomere cy’ibyaha. Iyo uhuye na Yesu akomora igikomere. Ibyaha byita umuntu amazina, uziko hari urwego umuntu ageraho bakaba batamusiga muri saro, ukavugango nimusiga ndasanga ayitwaranye na chargeur. Ugahamagara Reponse ngo aze aganirize umushyitsi atari urukundo, watinye kumusiga muri saro , ariko Yesu ahindura amateka.

Nanjye nahuye na Yesu, narinarazengerejwe n’ibyo bikomere uko ari bitatu. Ni Yesu wabinyomoye, Mama avuka i Butare. Harya abanyabutare bavukana angahe ? Ninde Directeur w’ikigo runaka uyasinyaho ? ko ari amashuri bigishwa n’umuruho, aho umunyabvutare ageze amenya uko ahaba. Data avuka mu Gacurabwenge , ubu ni akarere ka Kamonyi, babyarira umwana mu Biryogo, urumva byoroshye? Umunyabutare wavukanye atatu, ashakanye n’umusaza wo mu Gacurabwenge, aho bacurira ubwenge. Namenye ubwenge nsanga naravukiye mu biryogo, ubuzima ari ubuzima, namenye ubwenge nsanga iwacu batunze imodoka ebyiri. Najyaga ku ishuri n’imodoka nkagaruka n’imodoka. Iwacu bimeze neza numva bimeze neza, naratemberejwe mu mahoteli n’amapariki.
Nagize imyaka icumi ntazi kwiyoza no kwisiga amavuta atari uko ndi ikigoryi ahubwo ari ukubera guteteshwa. Nasomye ibyanditswe birambwira ngo iby’isi byose ni ubusa , ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. Muri jenoside yabaye mu Rwanda yasize nta muntu n’umwe tugira icyo dupfana. Urumva ari nde warikunyomora igikomere cy’agahinda? Mu mezi 3 yonyine wa mwana wavukiye muri bwa Buzima nisanze ndi mayibobo.

Kurukirana ubuhamya bwose wumve ukuntu Imana yamwomoye ibikomere, nyuma yo kuba Mayibobo