
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Umuhanzi Kimenyi Yvan yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Vomaho’ ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abatuye Isi gusogongera kuri Yesu Kristo kuko ari we utanga amahoro yo mu mutima. Yibukije abantu ko gutunga ibya mirenge bitabuza satani kukubuza amahoro, igisubizo cy’amahoro arambye akaba abonerwa muri Yesu.
umuhanzi w’umunyempano ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, akaba n’umuririmbyi muri korali Shalom Singers na Calvary Memory choir, "Aya ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya ya Kimenyi Yvan ’Vomaho’, "Menya ko gutunga ibya mirenge bitabuza Satani kukubuza amahoro. Menya ko Yesu ari we soko y’imigisha, ni iriba rifunguye, nawe ushatse wavomaho".
Yvan Kimenyi aributsa abantu ko amahoro atangwa na Yesu
Iyi ndirimbo ’Vomaho’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo yanyujijwe kuri chanel ya Youtube yitwa ’Ijuru rito Ministry’, iyi akaba ari Minisiteri y’Ivugabutumwa ya Kimenyi Yvan. Ati "Ijuru rito Ministry ifite intumbero yo gufasha no kwigisha abantu iby’agakiza nk’uko ari cyo Yesu yaduhamagariye gukora mu buryo butandukanye".
Mu kiganiro na INYARWANDA, Kimenyi Yvan uzwi mu ndirimbo ’Wicika intege’, yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya ’Vomaho’ bwashibutse mu cyanditswe kiri muri Yohana 4:7, Yagize ati "Indirimbo ’Vomaho’ ifite ubutumwa bw’umwihariko burarikira abantu kuvoma ku isoko y’ukuri ari yo Yesu Kristo nk’uko tubisanga muri Yohana 4:7. Iby’iyi si n’aho wabigwiza nta mahoro wabibonamo".
Video y’indirimbo "Vomaho" wayisanga hano:
Source: inyarwanda.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)