Yesu yaba ari mu bwato bwawe?

Kwamamaza

agakiza

Yesu yaba ari mu bwato bwawe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-02 09:11:48


Yesu yaba ari mu bwato bwawe?

Mu mwijima uteye ubwoba w’iryo joro, abigishwa ba Yesu ntako batagize ngo barwane n’umuyaga mwinshi kugira ngo ubwato bwabo bwambuke inyanja yari yatewe n’ako kaga.

Muri ako kanya k’umwijima, umuyaga n’umuhengeri, babona Yesu agenda hejuru y’inyanja. Bagira ubwoba ubwo yegeraga ubwato bwabo. Hanyuma bumvise avuga ati: “Ni njye. Ntimutinye.” Abigishwa bamujyana mu bwato. Hamwe na Yesu mu bwato bwabo, bahise bagira amahoro ubwato bugera mu gihugu bari berekejemo, kandi mu mutuzo mwinshi wari wuje umutekano. Yohana 6:16-21

Iyi nkuru yo muri Bibiliya yerekana neza neza uko ibintu bimeze muri iki gihe hamwe n’intambara zimenyerewe duhura nazo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Benshi muri twe ntitwashidikanya ko rimwe na rimwe duhora dukikijwe n’urwunge rw’ibibazo n’intambara zitari zimwe: kubura akazi, ibibazo by’amashuri , ibibazo by’urushako, icumbi n’ibyo kurya , ibibazo by’amafaranga, amadeni, n’ ubuzima bugoye, rimwe na rimwe bisa nk’aho bitazanarangira tukiri mu isi, icyakora bihora bisimburana.

Mu isi yose hacitse igikuba ubwo mu mpera za 2019 hateraga icyorezo cya Virusi ya Korona( Covi19), kugeza n’ubu muri 2020 umwka ugiye gushira isi ikiri mu kaga katurutse kuri iki cyorezo. Iby’ubu buzima ni nko guhora mu nyanja, itujugunya hirya no hino, itubuza amahoro aho kudushyitsa aho twifuza kugera.

Urebeye inyuma twambaye isura y’intwari ariko imbere mu mutima turashira. Turababaye kandi ducika intege igihe cyose duhanganye n’ibibazo nk’ibi bidutera ubwoba. Ariko kuko humvikanye inkuru nziza ku bigishwa ba Yesu iryo joro, ni inkuru nziza kuri twe uyu munsi. Mu bihe byacu by’umwijima no kwiheba burya Yesu ahora avuga aya magambo :ati “Ni njye. Ntimutinye.”

Igihe tudafite Yesu mu buzima bwacu duhorana urugamba gusa. Nta mahoro cyangwa gutuza dushobora kugira. Ariko ni gute dushobora guca muri iryo kome ry’ibyo bibabazo, intambara n’ibigeragezo bitari bimwe kandi tukagumana amahoro. Inzira imwe rukumbi usibye kugira Yesu muri twe nyir’ugutanga amahoro nyayo no gukiza.

Ubwoba bwari bwinshi Yesu atari yagera mu bwato

Uko byagenda kose abakristo dukwiye kwemera ko tutari abacu ngo twigenge. Ibyo dutunze, ubuzima tubamo, imigambi yacu byose byagakwiye kuba bishingiye kuri Krito Yesu. Dukwiye kumugira uwambere muri byose, yewe no muri byo bibazo tukemera ko ariwe ushobora kuba umuterankunga mukuru mukubikemura. Umubano wacu na Yesu wagombye kuguma ari ntamakemwa. Kwitoza kubaho ubuzima bwa gikristo nibyo bizatubere isoko y’amahoro kandi dukikijwe n’ikome ry’ibibazo.

Kwirinda icyaha n’igisa nacyo, kubaho ubuzima bwo kwezwa buri munsi , kwirinda gucumura naho ibigeragezo n’intambara byarushaho gukomera bizaduhindukirira intwaro yo gushikama no kwizera ko tuzanesha tugatabaruka amahoro. Ni ingenzi kumenya no kwemera ko mu isi atari Pardizo . Intambara n’ibigeragezo bizakomeza kwiyongera umunsi ku wundi ,icyakora nitwemera kubibanamo na Yesu neza ubwoba buzashira kandi inyanja turimo tuzayambuka tugereyo amahoro.

Ku batarakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo, Icyambere ni ko bamwakira ibindi biza nyuma. Bakwiye kubanza gushaka mu maso y’Imana mbere yo gushaka mu biganza byayo.

Kugira ngo ibi tubyumve neza, ni uko Yesu umwana w’Imana yaje muri iyi si ifite ibibazo kandi akemera kuba mu bantu. Ibi nibyo byatumye Yesu yuzura impuhwe zuje urukundo ku bantu bose. Yatahuye neza imiterere y’abantu mu buryo bwagutse, amenya ingorane n’akaga kazaba kukiremwa muntu. Yamenye ubutindi bw’abana b’abantu aterwa n’urukundo abagirira imbabazi. Kugira ngo adukize, we yabambwe mu kigu cyacu twebwe abanyabyaha. Yahawe igihano cyuzuye cy’ibyaha byacu byose kandi amena amaraso ye kugira ngo tubabarirwe kandi dukizwe urubanza rw’iteka.

Ibi ni ukuri koko Yesu yabaye imfura yo kuzuka mu bapfuye! Mu muzuko, yahindutse Umwuka utanga ubuzima bw’iteka ku bantu bose bazamwizera. Yabambwe ku musaraba kugira ngo abazamwizera bose bazahabwe agakiza kuzuye : Gukira ibyaha, indwara, imibabaro n’imivumo. ( https://agakiza.org/new_web/Agakiza-kuzuye-kagizwe-n-ibiki.html)

Umwami Yesu yamaze gukora byose kugira ngo ukizwe. None ubu arindiriye gusa ko wamujyana mu "bwato" bwawe , ni ukuvuga mu buzima bwawe. Arashaka guturisha ubwoba no kubana nawe mu rugendo rw’ubuzima bwawe bwose.

Niwemera kuyoborwa nawe azaguha amahoro utigeze umenya mbere, n’ubwo haba hari umuyaga w’ibibazo by’ubuzima n’intambara zitari zimwe.

Niba utarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe ukaba wemeye guhinduka ugafata ikemezo cyo gukizwa , atura aya magambo ugira uti “Mwami Yesu, ndagukeneye! urakoze kuza nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye muri iyi si ifite ibibazo kandi izaterwa n’akaga gakomeye. Urakoze ko wampfiriye. Umbabarire ibyaha byanjye byose. Mwami Yesu, ndakwemereye injira muri njye unyuzuze amahoro. Yesu bana nanjye mu rugendo rwose rw’ubuzima bwanjye nsigaje kubaho muri iyi si . Urakoze, Mwami Yesu. Amen !. ”

Umva inyigisho yose

Source : Bibles for America (Blog)

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?