Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Gusenga bikwiye kuba aribyo bintu bibanza mu buzima bwacu, ukajya wumva aricyo kintu kibanza. Mbere yuko Yesu areba mu maso y’abantu yabanzaga kureba mu maso h’Imana, ariko twebwe rimwe na rimwe iyo ugize ikibzo uhita wibuka afande ukomeye muziranye. Ukibuka umuntu wo mu muryango waba afite amafaranga, ukibuka inshuti yawe, ku buryo bw’uko Imana Atari yo ibanza mu mibereho yacu.
Nkuko umuntu ategura ibindi byose, ni byiza ko no gusenga nabyo abitegura kuko uwo agiye guhura nawe arakomeye kuruta ab’isi bose tujya twitegura iyo tugiye guhura nabo.
Rimwe na rimwe Imana iza nyuma ari uko byabindi byanze, ariko niba tubana n’Imana neza ntabwo ikwiye kuza nyuma y’ibindi ahubwo ikwiye kuba ibanza mu mibereho yacu. Ese mu buzima bwawe gusenga nibyo bibanza, ubanza Imana imbere y’ibindi bintu byose? Ntekereza ko ibigeragezo duhura nabyo nka 80% ni ibishaka kudutandukanya n’ahandi hantu twashyize imitima: None se wagize ngo kugira ngo Imana ikwigishe umuntu izabigenza ite? Abantu bazaguhemukira ube umenye ko umuntu atari uwo kwiringirwa, Imana ariyo yo kwiringirwa.
Hari umuntu wambwiye ati’ Njyewe umugabo wanjye nari naramwise petit jesus’ mbese yari ka yesu gatoya! Kandi byarumvikanaga kuko yari umuntu w’imfubyi warokotse wenyine mu muryango, akumva uwo asigaranye imbere n’inyuma ari umugabo. Hanyuma uyu mudamu, ntiyagize amahirwe yo kubyara mu myaka mynshi irenga icumi yayimaze atabyara. Kaga-petit-jesus ke, kamuciye inyuma karagenda kajya kubyara! Icyo cyamukomereye kuruta kutabyara aravuga ati mu buzima nari narafashe ibyiringiro byanjye byose mbishyira kuri we, mbikura kuri
Yesu sinari nziko umugabo yakora ikosa nk’iryo yankoreye". Ibigeragezo duhura nabyo nta kindi bigamije, ni ukugira ngo bice imigozi itubohanyije n’abandi bantu: Yaba umugabo wawe, yaba abana bawe, yaba inshuti zawe, Yesu akwiye gufata umwanya wa mbere. Ikintu cyose ukunda kuruta Imana ni ikigirwamana, Ese Yesu ni we ubanza mu buzima bwawe? Mbabwire akantu kambayeho katari keza( ukuntu
Iman atari yo ibanza mu buzima bwacu): “Rimwe Madamu yarwaye umutwe, ariko cyari igitero cy’abadayimoni, ahita ambwira ngo duturanye n’abaganga hafi jya ku baturanyi unsabire imiti ndumva umutwe umereye nabi. No gukunda umudamu, mpita niruka njya gushaka ibinini hari sasita z’ijoro. Ndakomangaaa.., ntibanyumva!
Numva ijwi rirambwiye ngo ‘Buriya bwose ni uko mumeze? Uri pastier akaba mwalimu! Iyo murwaye umutwe mbere yo kunsenga muhita mujya gushaka ibinini’
Ni ukuvuga ko aka kanya ibinini bindusha agaciro"? Numva ndamwawe, ni uko namwawe nijoro ntawe undeba, isoni ziramvata ndagaruka. Mbwira madamu nti twakoze ikosa, iyo tubanza tugasenga hanyuma tukabona kujya gushaka imiti. Aravuga ngo uziko ari byo! Atega umutwe ndamusengera ahita akira nta binini anyweye” Pasiteri Desire
Umunsi warwaye ibyo muganga atavura, umunsi warwaye ibyo ekogarafi(Echographie) itabona kandi mu buzima bwawe muganga ariwe ubanza bizagenda gute? Ntabwo ibintu byose turwara muganga ashobora kubibona mu byuma: Hari igihe duterwa n’imyuka mibi, tugaterwa n’imbaraga z’umwijima. Gusenga bikwiye kuba bibanza, ibindi bigakurikiraho.
Kurikira hano iyi nyigisho yose
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)