Yesu niwe rukingo rwonyine isi ikwiye(...)

Kwamamaza

agakiza

Yesu niwe rukingo rwonyine isi ikwiye gukenera muri iki gihe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-02-24 03:50:09


Yesu niwe rukingo rwonyine isi ikwiye gukenera muri iki gihe

Mbese isi ntiyaba iri mu marira kandi ’Hari urukingo rw’ukuri?’ igisubizo kiza ni ’Yego’. Uwiteka arabaza ati: "Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw’ubwoko bwanjye rutakize?" (Yeremiya 8:22).

Umwaka ushize twabwiwe ko bishobora gutwara imyaka hafi 20, kugira ngo haboneke urukingo rwa Covid 19. Ariko igishimishije ni uko leta y’Ubwongereza n’ibindi bihugu bisa nkaho byabonye neza urukingo nyuma y’umwaka 1 gusa.

Nubwo ariko twese twazakingirwa inkuru zivuga kubishwe na Covid 19 mu binyamakuru zigahagarara, urupfu ubwarwo ntiruzahagarara. Buri munsi abantu barenga 150.000 barapfa ku isi, ubwo ni miliyoni 56 buri mwaka. Uko byagenda kose urukingo rwa Covid ntiruzahagarika ibyo.

Urukingo ruzatanga ikizere cyo kubaho kuri benshi ariko ntabwo bizaha umuntu numwe ubuzima bw’iteka. Ubutumwa bwiza ntabwo budusezeranya ubuzima bushya gusa, ahubwo buduha n’ubugingo buhoraho (Yohana 3:16). Nta miruho, imibabaro, cyangwa se amarira bizabaho mu i Juru (Ibyahishuwe 7:17).

Abagera kuri 20% by’abaturage b’Ubwongereza ubu babonye urukingo rwa mbere, kandi hari ibyiringiro byinshi ko ibintu bishobora gusubira uko byari ’Bisanzwe’ mu gihe kitarambiranye. Isiraheli imaze gukingira abarenga 66% by’abaturage bayo, naho Amerika abarenga 13 bamaze gukingirwa.

Ubu abantu barenga miliyoni 130 barakingiwe ku isi hose. Turashimira Imana ku bw’iyo inkuru nziza rwose, kandi nk’abakristo dukwiye gushimira Umwami Yesu kubw’amasengesho yasubijwe.

Reka tugereranye ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu n’iyi nkuru nziza y’inkingo:

Iyo bigeze ku butmwa bwiza bwa Yesu Kristo, hariho abitwa Anti-Gospllers na Anti-vaxxers. Anti-vaxxers ni abntu batemera urukingo , kandi kutikingira bishobora kurangiza ubuzima bwabo. Mu buryo bw’umwuka rero tuhasanga abitwa Anti Gospllers, aba ntibemera ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu. Ingaruka y’ibi ni uko bizarangiza umubiri n’ubugingo bwabo icyarimwe, bikarimbukira muri gihenomu.

Anti-Gospllers bumva ko ibyaha nta ngaruka bizabagiraho, kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza nk’urukingo rw’ibyaha byabo nta gaciro babiha. Bumva ko badakeneye gukizwa na gato.

Urukingo rwa covid 19 ntiruzadukiza urupfu rw’iteka

Ubutumwa bwiza ni bwo buduha ibyiringiro nyabyo kandi birambye by’ubuzima bw’iteka. Yesu yoherejwe kwamamaza ubutumwa bwiza ku bazamwizera bose (abakene ) no kubakiza ibyaha ndetse n’indwara. (Luka 4:18).

Hariho abatifuza kuzafata urukingo rwa Covi 19, ariko uburemere bw’iyi ndwara bubagezeho nibwo babiha agaciro. Ibi ni kimwe n’uko hariho abadashaka kwakira Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo, ariko igihe ingaruka z’ibyaha zizabageraho nibwo bazabiha agaciro.

Iyaba bari bamenye ko ’Ibihembo by’ibyaha ari urupfu, impano y’Imana ari ubugingo buhoraho’. Abo kandi ntibasobanukiwe ko ari abarwayi bakeneye muganga (Matayo 9:12).

Kristo niwe rukingo rwonyine isi yose ikeneye muri iki gihe, yakijije indwara nyinshi kandi nubu aracyazikiza, azahora akiza. Dukeneye Yesu nk’umuti n’urukingo rw’ibyaha, tugakizwa n’indwara zose!

Source: ChristianToday

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?