Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu. Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe”. Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko”. Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe (Yohana 19:25-27).
Yesu ahora ashakira igisubizo abantu baza ku birenge bye. Muri iki gice, Mariya na Yohana bari bababaye cyane. Mariya yari yabuze umwana we, nkuko umubyeyi wese yababara, umutima we wari ucitse intege cyane ukomerekeye imbere y’umusaraba naho Yohana, ni umusore wavunwaga ndetse akomerekejwe no kubura shebuja.
Yesu, hagati mu gihe cye cy’umubabaro mwinshi, yatanze igisubizo aravuga ati “Mugore akira umuhungu wawe”. Arongera abwira umwigishwa we ati “Dore nyoko”. Ako kanya umwigishwa amujyana iwe.
Mu yandi magambo, Mariya yari yabuze umwana we maze Yesu amumuha bundi bushya.Yohana yari ababajwe no kubura shebuja, yari akeneye guhumurizwa mu kababaro, nibwo Yesu yamuhaye umubyeyi. Mwumve iki: Yesu ashakira buri gihe igisubizo abafite umutima umenetse.
Yesu azi kutwitaho; burigihe adusubiza mu buryo busobanutse kandi bujyanye n’ibyo dukeneye byose.
Niba ubabaye uyu munsi, noneho uze ku birenge bya Yesu azakubonera igisubizo cy’ikibazo cyawe. Nk’umuntu, nshobora kumva ububabare bwawe, nshobora kurirana nawe, ntitubone igisubizo, ariko si ko bimeze kuri Yesu. Umwami wacu azahora abona igisubizo. Mumwizere.
Umva ijwi ryimana:
Reka dufate umwanya wo kumva icyo Imana ishaka kuvuga. Yesu azi ibyo urimo gucamo . Nkuko yari ahari kuri Mariya na Yohana, arahari i ruhande rwawe kugira ngo aguhumurize.
Gusenga biroroshye. Vugana n’Imana nkuko wifuza inshuti yawe magara. Imana iragukunda kandi ishobora kumva byose. Dore isengesho ry’intangarugero: "Mwami, uzi imibabaro yanjye kandi uzi neza icyo nkeneye. Ni yo mpamvu nshyize ubuzima bwanjye mu biganza byawe. Urakoze ku gisubizo umpaye ubu".
Himbaza Imana:
Guhimbaza Imana ni ukuyereka ko tuyishimira. Fata umwanya wo gushimira Uwiteka ku byo agukorera byose.
Kora uyu munsi:
Noneho ucukumbure cyane mu byo wakiriye. Ni iki wakora kugira ngo ushyire mu bikorwa ibyo Imana yakubwiye? Andika ibikorwa bifatika ushobora gukora.
Wubahe Uhoraho:
Urugendo rwacu rw’umunsi rura rarangiye. Reka dusengere hamwe kugira ngo twubahe Imana yacu.
"Mwami, igisubizo kiri mu nzira, ndabyizera. Urakoze kuba waranyumvise kandi urukundo unkunda rurahebuje. Ubwami n’ububasha n’icyubahiro bibe ibyawe none n’iteka ryose. Amen!
Source: www.topchretien.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)