Wireba inyuma!

Kwamamaza

agakiza

Wireba inyuma!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-01 17:55:11


Wireba inyuma!

Ariko Yesu aramubwira ati “Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana.” Luka 9:62

Imana ntabwo ishaka ko tuba mu buzima bw’ibyashize. Izi ko n’uwaduha ubushobzi bwo gusubiza ibintu inyuma, tukongera tukarema ibintu uko byari bimeze icyo gihe, bitamera nk’uko byari bimeze. Wari uzi impamvu? Ni uko ibyo byari iby’icyo gihe, ubu tukaba turi muri iki gihe.

Ejo harashize, haragenda! Hasigaye mu mateka y’ibihe. Ubu ni none, dufite Imana y’ibihe turimo, kuko turiho muri iki gihe kandi tugomba kubaho mu buzima tugezemo. Umunsi wose icyarimwe ukwawo. Kenshi na kenshi abantu babuzwa umunezero wabo n’uko hari ibintu byigeze kubashimisha mu gihe cyashize, ariko bikaba bitakiriho. Benshi bajya batezwa agahinda n’uko babona hariho Imana yahozeho ariko yigendeye itakibaho.

Hari abantu bari kugenda bakonja, kubera ibihe bigeze kugirana n’Imana ubu bitagihari. Birababaje kuba bitagihari, ariko nyine ntibigihari kandi ntacyo wowe nanjye twabikoraho. Ahubwo tugomba kwiga kubaho muri iki gihe Imana irimo irakora ubu. Reka twishimira ibyo ikora ubu.

Tugomba gutera umugongo ibyahise tugasingira ibyo Imana iri gukora ubu mu buzima turimo. Imana ishimwe ko dushobora gusingira ibyo Imana itubikiye, ariko hagati aho tugomba gufata isuka yacu tukirinda kureba inyuma kubyahise bidashobora kongera kugaaruka.

Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa “Help me- I am discouraged!”, cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito “ Tuvuge tutaziguye ku gucika intege”

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?