Wikwambika abandi umwambaro watsindanywe ku(...)

Kwamamaza

agakiza

Wikwambika abandi umwambaro watsindanywe ku rugamba- Pst Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-02 03:08:56


Wikwambika abandi umwambaro watsindanywe ku rugamba- Pst Desire Habyarimana

Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.” Nuko Dawidi arabyiyambura. 1Samweli 17:38

Dawidi amaze kugira ishyaka n’umuhate wo kurwanya Goriyati wasuzuguye Abisiraheli n’ingabo z’Uwiteka Imana, umwami Sawuli amaze kumva amakuru ye yamutumyeho ngo abonane n’uwo mucunguzi ugiye gukiza ubwoko bw’Imana guhora bihisha mu myobo, dore ko Goriyati yabasuzuguraga yarabahinduye imbwa.

Niba hari umuntu rero watunguwe mu buryo bubi, ni Sawuli. Yacitse intege, yarihebye igihe yabonaga bamuzanira umwana w’imyaka 16, utarigeze aba umusirikare. Sawuli yari afite abagabo b’abahanga bakomeye, kandi batojwe igihe kinini. Sawuli ati"Ni wowe ushaka kujya kurwana?" Dawidi ati "Yego". Ati ’Mwana wanjye ni iki gitumye ushaka kujya kwiyahura?’

Dawidi, yakoze ikintu kiza abanza guha ubuhamya Sawuli: Ati" Umugaragu wawe, iyo ndagiye intama za data hakaza intare, hakaza idubu(izo ni inyamanswa zikaze!), ndabikubita nkabyambura umwana w’intama! Imana yankijije mu maboko y’intare no mu maboko y’idubu, iratuma nsinda na Goriyati! "

Sawuli ikintu yakoze, yashase kumutera inkunga amwambika ingofero y’ibyuma, igikote cy’ibyuma, amwambika ibikweto, amuha ibintu byose, yewe n’inkota ye ngo ajye kurwana. Birumvukana ko Dawidi atari bubishobore ku myaka 16! Azamuye akaguru yumva ntibyemera, aravuga ati ’Nyakubahwa wari ukoze, ariko ndakoresha uburyo namenyereye, ndatwara imvumba, inkoni n’umuhumetso, ni byo namenyereye kurwanisha, ibi byo sinabimenyereye!’

Sawuli yashatse kwambika Dawidi imyenda yatsindanywe ku rugamba, Kimwe mu byatumye Dawidi atemera imyenda ya Sawuli ni uko yamwambitse ibyo yatsindanywe! Ibyo amaranye iminsi 40 mu mwobo. Ibyo yamwambitse koko niba yarabonaga bikomeye, kuki we atabirwanishije ngo akize Abisiraheli?

Hari igihe twambika abantu ibyo twatsindanywe!

Tubwira abantu urukundo ntarwo dufite, tukabwira abantu gusenga tutayaherukamo, tukabwira abandi imbabazi dufite abo twananiwe kubabarira. Tukabwira abandi gutanga ari twe banyabugugu, tukabwira abandi kwihangana twaguye. Ibitatumye utsinda, nta wundi wabyambika ngo atsinde!

Nagira ngo nkubwire ko kimwe mu bituma ubutumwa tuvuga budahindura, ni uko ibyo tuvuga bidasa n’ubuzima bwacu! Igihe tuzavuga ibisa n’ibyo dukora, izina ry’Imana rizahimbazwa. Abantu benshi bazahindukirira Imana, bamenye ko Yesu ari we mukiza wenyine!

Reba hano iyi nyigisho yose: Hari ibigeragezo bizakurwaho n’uko uhinduye imitekerereze n’uburyo urebamo ibintu || Pst Desire H, Wakire n’izindi mpuguro nziza zitandukanye.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?