
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
“Nagendaga” Ni indirimbo imaze imyaka myinshi yumvikana mu matwi y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo nubwo haciye igihe kitari gito ihimbwe na Chorale Hosiana ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR Nyarugenge ariko na nuyu munsi amagambo yayo aracyatanga urumuri mu mitima ya benshi.
Kubera ubwiza n’amagambo yuje ubutumwa bwiza bw’umumvikana muri iyi ndirimbo, amagambo ayirimo avuga uburyo Yesu agenda atabara umuntu, ibi byateye rimwe mu matsinda y’ abaramyi (WHORSHIP TEAM) gufata umwanya wo gusubiramo iyi ndirimbo. ibi bigaragazako iyi ndirimbo ya Chorale Hoziana hari inkingi yashinze mu mitima y’abatari bake, urumuri rugataha imitima yabo.
Dore amwe mu magambo aboneka mu indirimbo “Nagendaga”
Nagendaga mu nzira inyerera impande zanye zose ari imyobo
Maze Yesu ampa ukuboko kwe anyizeza yuko turikumwe
Mwami Yesu naguhwanya nande ? ko ntawe muhwanye muri iyi si
Mwami nagushanya nande se ? wambereye byose mucunguzi
Nahoraga nifuza amahoro ariko nkibonera intambara
Reba ukuntu iyi ndirimbo yakoze ku mitima y’abaramyi bo ku rusengero rwa Omega church bashaka kurira
Umva umwimere w’indirimbo “ Nagendaga” ya Chorale Hosiana
Dawidi yahuye n’ibihe bigoye by’ubunyerezi ariko kuko yariyisunze Imana ikomeza ibirenge bye , ntibyanyerera. Dawidi abivuga neza muri Zaburi ya 17:5-6 , yavuze ati “Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe, Ibirenge byanjye ntibinyerera. Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize, Ntegera ugutwi wumve ibyo mvuga.”
Imana yo mu ijuru itanga , itimana ibafate ukuboko mu bihe by’ubunyerezi.
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Umusore Isakin Jonsson n’umukunzi we Michelle Gustafsson bakomoka muri...
Ibitekerezo (0)