Wari uzi ko uri Ikinege ku Mana? ukwiye kuba(...)

Kwamamaza

agakiza

Wari uzi ko uri Ikinege ku Mana? ukwiye kuba umwihariko ku Mana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-12 08:26:57


Wari uzi ko uri Ikinege ku Mana? ukwiye kuba umwihariko ku Mana

Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. 2Timoteyo 3: 14

Ibyanditswe byera, bigira umumaro ukomeye mu buzima bw’umukristo. Ariko kimwe mu bintu abantu badakunda, ni ibyanditswe byera! Aho abantu bubaha ubuhanuzi kuruta Bibiliya, iyo umuntu avuze ati “Uku niko Uwiteka avuganye nawe”, nubwo yaba akubeshya urabyemera. Ubona abantu bagerageza gushakisha kugira ngo bumve icyo Uwiteka abavugaho, kugira ngo bamenye ejo uko hazaba hameze. Ariko ni ngombwa kubaha ijambo ry’Imana cyane, kuko ubuhanuzi bwose bugenzurwa na Bibiliya.

Ni byiza ko Imana igira icyo ikuvugaho, ariko nta nubwo ukwiye kugenda ubishakisha ujya mu byumba, ujya ku bahanuzi kugira ngo umenye icyo Imana ikuvugaho. “ Mfite abana 2, ubu kugira ngo umwana wanjye amenye icyo mushakaho yabanza kubaza umuturanyi? Twaba tubanye neza?” Pasiteri Desire

Niba kugira ngo umenye icyo Imana ikuvugaho binyurira ku muhanuzi, mubanye n’Imana nabi! Kuko hari inzira nyinshi Imana inyuramo ivugana n’abantu: Ishobora kuvugana nawe mu nzozi, ishobora kuvugana nawe mu ijwi, muri Bibiliya, ishobora kuvugana nawe mu nzira nyinshi. Iyo mubanye n’Imana neza ishobora kuvugana nawe mu nzira zirenze imwe, ahubwo ukwiye kuba ufite amatwi afunguye yumva Imana.

[Umuhanzi witwa Alex Dusabe yararirimbye ngo ni umuyoboro ungezaho amakuru]. Ukwiye kuba ugera ku rwego ijwi rikubwira ngo aha ntuhajye, aha hantu uhirinde, ibi ntubikore, ukumva ufite ubuyobozi bw’Umwuka Wera.

Mu butayu banze Manu( yari ijambo ry’Imana). Manu yari ikintu gitangaje: Mutekereze, umwana yarayiryaga n’umusaza akayirya bakamera kimwe, nta kibazo cy’imirire cyabaye mu butayu. Ariko, abantu barambiwe Manu kugeza ubwo bavuga ngo ‘turambiwe guhora turya iyi Manu dushaka n’inyama na tungurusumu, kandi babiryaga muri Egiputa bakubiswe ariko bakabyifuza. Kimwe mu bintu byababaje Imana ni ukuntu banze uwo mutsima wavuye mu i Juru! inyama yego yarazibahaye ariko bashiriye mu butayu.

Nagira ngo mbabwire ko umukristo iyo yabitse ijambo ry’Imana ryinshi muri we, nta kibazo na kimwe yagira kuko riba rifite igisubizo cya buri kibazo uzahura nacyo mu mibereho ye. Hanyuma Kristo niwe Jambo w’Imana, yaravuze ngo “Ndi umutsima uva mu i Juru, si nk’iyo basogokuruza bariye mu butayu bagapfa, urya uyu mutsima azahoraho iteka”. Nubwo waba utazi gusoma, ibyo wiga bivugwa mu ijambo ry’Imana ukwiye kubihuza n’ubuzima bwawe bwa buri munsi, uzabona impinduka.

“Ariko wowe ho”

Iyo bavuze ngo ariko wowe ho, ni ukuvuga ngo hari abandi bananiwe, babayeho ukundi, hari abandi badahuza ijambo ry’Imana n’ubuzima bwa buri munsi, ariko wowe ho ugerageza gusenga…, ugume mu byo wize kuko uzi uwakwigishije.

Nta muntu ushobora guhinduka umwigishwa adafite uwamwigishije, ntabwo bibaho. Ijambo rivuga ‘Abigishwa’ muri Bibiliya rigarukamo inshuro Magana abiri zirenga, ariko ijambo rivuga ‘Abakristo’ riri muri Bibiliya inshuro 3 gusa. Ku bakiriye Kristo[ Abataramwakira uyu munsi mumwakire, nicyo kemezo wafata ukazarenda upfa uticuza], hirya yo kwakira Kristo hakurikiraho urugendo rwo kwigishwa no guhinduka kugira ngo umuntu w’Imana abe atunganye. Aha rero niho abakristo bakwepye, bahinduka abayoboke b’abamatorero n’amadini, ntibahinduka abana b’Imana!

Buri kucyumweru amatorero aba yuzuye abantu, ariko iyo ushatse imbuto z’ubukristo urazibura. Twuzuye insengero ariko ntitwemeye kuba abigishwa! Sinzi niba abagombaga kutwigisha nabo wenda barabuze ubigisha cyangwa bari bahuze simbizi, ariko ntibishoboka ko waba umukristo mwiza utabaye umwigishwa.

Reka dutange urugero: Yesu yari afite abantu bamwirirwa inyuma barenze ibihumbi 20( baje gushaka imigati n’ibitangaza), ariko muri bo yari afite 70 ashobora kwihererana akabigisha inyigisho zihariye. Muri 70 yari afitemo 12 basize byose bitwa abigishwa, muri 12 yari afitemo 3 b’incuti ze magara bashobora gusengana byakomeye, muri 3 yari afitemo umwe uba mu gituza cye.

Nuba umwigishwa, uzaba umwihariko ku Mana! Ntimuzagendere mu kigare cy’abantu baje gushaka imigati n’ibitangaza, basenga kugira ngo Imana igire icyo ikora ku buzima bwabo…, ukwiye kuba umwihariko ku Mana. Wibuke ko uri ikinege ku Mana, nta muntu wavutse imbere yawe asa nawe, nta nuzavuka inyuma yawe asa nawe. Urihariye ku Mana, Imana yakuremye mu buryo butangaje yifuza ko uba inshuti yayo magara mu buryo bw’umwihariko.

Ntuzagendere mu kigare cyo kuba mu itorero, idini ngo wumve ko wateranye, ahubwo ukwiye kuba umwihariko ku Mana. Wibuke ko muri Egiputa buri wese yisigiye amaraso ku nkomanizo! Hanyuma ejobundi impanda nivuga, Imana izahamagara umuntu mu izina rye, ntabwo izahamagara izina ry’idini cyangwa ikigo runaka. Bazahamagra umuntu wavutse( wakijijwe), hanyuma agahinduka kuba umwigishwa.

Iyi nyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza TV yose wayireba hano.

Source: Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?