Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Abantu turatandukanye kandi n’umuco wo kuryama uratandukanye, ariko dufite ikintu duhuriraho aho usanga abantu benshi baryama bipfutse mu maso no mu mutwe. N’ubwo kuryama wipfutse mu maso bikorwa na benshi ariko bigira ingaruka mbiku buzima bwa muntu harimo guhumeka umwuka mubi, kwangirika k’ubwonko n’ibindi.
Amakuru dukesha urubuga www.sleepholic.com atubwira ko abantu baba mu kirere gikonja (climat froid) ari bo bakunda kuryama bipfutse umubiri wose kurusha ababarizwa mu kirere gishyushye.
Mu by’ukuri ikiringiti cyangwa se ikindi kintu cyo kwiyorosa sicyo kivura imbeho cyangwa ubukonje ahubwo gikoreshwa nk’imwe mu ngamba zo gukingiraariko si ngombwa kwipfuka umubiri wose kuko byangiza ubuzima.
Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe uburyo kuryama wipfutse mu maso no mu mutwe bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu.
Kuryama wipfutse byangiza ubwonko:
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu baryama bipfutse mu mutwe no mu maso, 23% bafatwa n’indwara yo kwibagirwa (dementia) aho usanga ubwonko budashobora kubika amakuru ngo amare igihe kirekire.
Abantu benshi ku isi bafite indwara yo kwibagirwa wakwibaza ngo iterwa n’iki? Kuriya umuntu aba aryamye yipfutse mu mutwe no mu maso, usohora umwuka ukongera ukawinjiza bitewe n’uko umwuka mwiza (oxygene) uba wabuze aho unyura bityo ubwonko buhita bubura umwuka mwiza bityo bigatera ingaruka zitatunguranye.
Kuryama wipfutse byanduza umwuka wo guhumeka:
Iyo umuntu asinziriye, umubiri n’ubwonko bikenera. Iyo uryamye wipfutse mu maso ntabwo uhumeka umwuka mwiza bityo usohora umwuka wanduye ukongera ukinjiza umwuka wanduye ndetse na microbes mbi ziba ziri mu kintu wiyoroshe zibasha kwinjira mu mubiri ku buryo bworoshye.
Kwipfuka mu maso bituma umuntu adasinzira neza:
Muri iyi minsi ihangayikishijwe n’ikibazo cyo gusinzira nabi cyangwa kubura ibitotsi. Kuryama umuntu yipfutse mu maso bishobora kumubuza gusinzira neza kuko iyo umuntu yipfutse abira ibyuya byinshi hanyuma guhumeka bikamugora.
Source: www.sleepholic.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)