Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Muri iki gihe isi yihuta mu ikoranabuhanga, telephone Ni igikoresho nkenerwamu buzima bwa buri munsi kuko iduhuza n’abantu, gukoresha imbuga nkoranyambaga, kumva indirimbo, kumva cyanwa gusoma amakuru, gukoresha telephone igihe kirekire cyane bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.
Mu by’ukuri nta gihe cyagenwe cyo gukoresha telephone, umuntu ku giti cye niwe wiha gahunda mu kuyikoresha bitewe n’imirimo ashaka gukora. Tugiye kurebera hamwe ingaruka zishobora guterwa na telephone mu gihe umuntu ayikoreshe umwanya muremure.
Cancer y’ubwonko
Iyo umuntu amaze kirekire akoresha telephone, binananiza imitsi ishinzwe kujyana amakuru ku bwonko, kugeza ku kigero ubwonko butakaje ubudahangarwa niho uzabona umuntu yafashwe n’iyi cancer.
Telephone yangiza amaso
Amakuru dukesha Healthcentral.com. ubushakashatsi bwagaragaje ko mu minota itanu umuntu agikanguka, abantu 90% bakanguka bahita bareba kuri telephone zabo ako kanya, nyamara bene uru rumuri umuntu arebyemo agikanguka rwangiza amaso bigatuma atabasha kureba mu ntera ndende.
Indwara yo kwikanga buri kanya,
Buriwese utunze telephone iki kibazo ahura nacyo. Rimwe na rimwe dutekereza ko phone zacu ziri gusona n’iyo byaba atari byo. Kuko tuba twizeye ko ari ubutumwa (message), cyangwa umuntu w’ingenzi uduhamagaye. Ibi bigatuma duhora dushikagurika.
Ikibazo cy’ubugumba.
ku bagabo bakunda gushyira phone mu mifuka y’imyenda bambaye,ibi ni bibi cyane kuko hari amareyo aturuka muri telephone akinjira mu mubiri akajya kwangiza intanga ngabo umuntu akaba yakurizamo ubugumba.
Gutakaza ubushobozi bwo kumva
Kuvugira kuri telephone umwanya muremure, kwegereza telephone ugutwi cyane cyane igihe iri kwinkiza umuriro,kumva umuziki washyizemo volume ibi byose ni bibi byangiza ingoma y’ugutwi (tympan )
Kwangiza uruhu
Ikintu cya mbere kinezeza abantu iyo bagiye kugura telephone ni ishusho yayo (uko igaragara inyuma), kuba isa neza, nyamara hari iziba zikoze mu cyuma cyitwa metal, zigaragara neza inyuma nyamara zibitsemo icyo twita nickel, chromium na cobalt byangiza uruhu, ku bantu bagira uruhu rwirabura kuko ruba rufite icyitwa melanine (itanga ibara ryumukara ku ruhu) bene uruhu rurarwanya kurusha abafite uruhu rwera kuko rutagira melanine.
Impanuka mu muhanda
Muri iyi minsi tugenda tubona abantu Babura ubuzima bitewe n’uko bahugiye gukoresha telephone, bamwe bagenda bifotora, abandi bagenada bavugira kuri telephone, abandi bagenda bandika, hariho n’abatwara imodoka barimo gukoresha telephone ugasanga ibibyose bishyize ubuzima bw’abantu mu kaga.
Kudakora akazi uko bikwiriye
Iyo turi mu kazi, applications ziri muri telephone zacu nka, Whatsapp, Facebook,I nstagram n’ibindi. Biraduhuza ugasanga umuntu ntashobora kumara iminota 10 atarebye kuri telephone, ibi bituma umuntu akora akazi igihe gito ugreranyije n’icyo amara kuri telephone.
Telephone yangiza uburyo bwo gutekereza bwa kamere (naturel)
Kuva telephone zatangira gukoreshwa, zafashe umwanya munini mu buzima bwacu bituma tutagitekereza cyane kuko ibyo dushaka kumenya tujya kuri google ikabitubwira tutiriwe dukoresha ubwonko bwacu. Ibi byose byangiza imitekerereze ya kamere.
N’ubwo tubonye ibibi byo gukoresha telephone umwanya muremure, ntibishatse kuvuga ko telephone ari mbi kuko ifite ibyiza byinshi kuko iduhuza na bagenzi bacu, ikatumenyesha amakuru atandukanye. Aha icyo tugomba kwitondera ni ukumenya uburyo bunoze bwo kuyikoresha kugirango itatugusha mukaga tumaze kubona.
Source: Healthcentral.com.
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)