Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Bibiliya yose itubwira buryo ki Imana iri kubaka umuryango wayo uyikunda, uyihesha icyubahiro kandi ukazimana nayo iteka ryose. Iravuga iti: “ Umugambi wayo kuva kera wari uwo kutwinjiza mu muryango wayo itwiyegereje muri Yesu Kirisito, kandi birayinezeza cyane.”
Iyo dushyize kwizera kwacu muri Kirisito Imana ihinduka Data natwe tugahinduka abana bayo. Abandi bizeye nabo bahinduka bene Data na bashiki bacu mu Mwuka. Umuryango w’Imana ugizwe n’abizera bo mu gihe cya shize, ub’ubu n’abo mu gihe kizaza.
Imiryango yacu hano ku isi n’impano y’Imana ariko ni iyigihe gito kandi irangirika, igasenyuka kubwo gutana, kuba kure y’abandi, gusaza ndetse amaherezo akaba ari urupfu. K’urundi ruhande umuryango wacu wo mu Mwuka-ubusabane bwa bizera- buzakomeza kubaho kugeza iteka ryose.
Bibiliya ivuga ko “Yesu n’abantu yejeje bari mu muryango umwe. Niyo mpamvu atagira isoni zo kubita barumuna be na bashikibe.” Reka rero iryo hame rigere ku ndiba y’umutima wawe. Uri uwo mu muryango w’Imana kandi kubera kwezwa na Yesu, Imana irakwishimira kubwo kwitwa uwo mu muryango wayo.
Icyo nicyo kubahirwa kandi n’ibyagaciro n’umugisha uhebuje byose ushobora kubona mu buzima. Nta nakimwe wabigereranya nacyo. Igihe cyose wumva wihebye ko udafite akamaro, udakunzwe, udatuje mu buzima ujye wibuka umuryango ubarizwamo.
Source: Agakiza.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)