Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Buri tariki 12 Ukwakira ni bwo Ingabire Dorcas umugore wa Papi Clever yizihiza isabukuru y’amavuko. Ku isabukuru ye y’amavuko yo muri uyu mwaka wa 2020, umugabo we Papi Clever yamubwiye amagambo yuje urukundo mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Tuyizere Pierre Claver (Papi Clever) yanditse ko umugore we amufasha gutegura kuzabana n’Isumbabyose (Imana), ashimangira ko ari we yari akeneye. Yagize ati "Isabukuru nziza nshuti y’ubuzima bwanjye, wanyinjije mu ijuru rito, umfasha gutegura kuzabana n’Isumbabyose, ni wowe nari nkeneye koko. Umutima wanjye wabonye ubuturo".
Si kuri iyi nshuro gusa Papi Clever abwiye umugore we amagambo agaragaza urwo amukunda, ahubwo babigaragaza iminsi yose . Ingabire Dorcas nawe akunze kubwira umugabo we amagambo yuje urukundo, urugero ni aho mu minsi 6 ishize mu butumwa nawe yanyujije kuri Instagram yamubwiye ati "Ni wowe wenyine umpa umunezero nyawo mukunzi".
Papi Clever yahishuye ko umugore we amufasha kwitegura kuzabana n’Imana
Papi Clever na Ingabire Dorcas bambikanye impeta y’urudashira kuwa 7 Ukuboza 2019. Baherutse kwibaruka imfura yabo yabonye izuba kuwa 28/08/2020. Ni umwana w’umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever. Amaze kwibaruka imfura, Papi Clever yatangaje amagambo akomeye, ashima Imana isohoje ijambo ryayo.
Ati "Satani ati n’ubwo ushatse ariko ntuzabyara, Imana iti ndakubakiye kandi nzaguha urubyaro. Uri Imana irinda ijambo wavuze, tukuvugirije impundu nyaguhora ku ngoma". Ni amagambo agaragaza ko Imana isohoje ibyo yamusezeranyije igahinyuza umugambi wa satani.
Guhuza imbaraga mu muziki kwa Papi Clever n’umugore ni ibintu byishimiwe na benshi
Papi Clever ari mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu muziki wa Gospel. Akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Amakuru y’umurwa, Icyampa ukanyikorerera, Ai Mana y’ukuri, Mana nduburira, Kubana na Yesu, Yanyishyuriye, Nabonye umukunzi mwiza, Uwo njya nikomezaho n’izindi nyinshi ziganjemo izo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya. Mbere na nyuma yo kurushinga, ari kugaragara aririmbana n’umugore we Dorcas Ingabire.
Ingabire Dorcas ateruye imfura ye na Papi Clever
Papi Clever ateruye imfura ye na Dorcas Ingabire
REBA HANO PAPI CLEVE ARIRIMBANA N’UMUGORE WE
Source: Inyarwanda
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru, ikuzimu ndetse no kugaruka kwa...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ibitekerezo (0)