Wakora iki mu gihe Imana isa n’iri kure yawe?(...)

Kwamamaza

agakiza

Wakora iki mu gihe Imana isa n’iri kure yawe? Ese wabasha kuyiramya?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-07 05:51:09


Wakora iki mu gihe Imana isa n’iri kure yawe? Ese wabasha kuyiramya?

Imana iba ihari uko wakumva umerewe kose. Biroroshye kuramya Imana iyo byose bigenda neza mu buzima: Iyo yatanze ibyo kurya, inshuti, umuryango, ubuzima bwiza, n’ibihe by’umunezero. Ariko ujye umenya ko byose bidahora ari byiza mu buzima. Uhimbaza Imana ute? Ukora iki iyo Imana isa n’iri kure yawe?

Uburyo buhanitse bwo kuramya, ni uguhimbaza Imana nubwo waba uri mu mubabaro, ukayishimira no mu bigeragezo, ukayizera uri mu bishuko, ukayiha byimazeyo, urwaye ugakomeza kuyikunda kandi isa n’iri kure yawe.

Wahimbaza Imana ute kandi itumva ibikubaho ndetse icecetse? Wakomeza kwegerana nayo gute kandi iri kure yawe mudashobora kuvugana? Wakomeza kureba Yesu gute kandi amaso yawe yuzuye mo amarira?

Ujye ukora ibyo Yobu yakoze. Yikubita hasi arasenga ati: “ Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa nzasubira mu nda y’isi ntacyo nambaye. Uwiteka niwe wabimpaye kandi ninawe ubitwaye. Izina ry’Uwiteka rihimbazwe.” Yoba 1:21

Werurire Imana uyibwira uko wumva umeze. Wikomeze kuri kamere y’Imana- idahinduka, wiringire Imana ko ikomeza amasezerano yayo. Ndetse wibuke ibyo yagukoreye byose. Yesu yemeye kureka byose kugira ngo tubone byose, yarapfuye kugira ngo dushobore kubaho iteka. Nuko rero, ibyo birahagije kugira ngo ukomeze kujya umuramya no kumushimira kandi umwogeza. Bityo rero nta mpamvu yo kongera kwibaza igituma uhora umushima.

Source: Agakiza.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?