Waba uzi umwihariko wa Yesu nk’umwigisha(...)

Kwamamaza

agakiza

Waba uzi umwihariko wa Yesu nk’umwigisha ?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-03-16 12:15:38


Waba uzi umwihariko wa Yesu  nk’umwigisha ?

Yesu yabwiye abigishwa be kumukurikira akazabagira abarobyi b’abantu, buri mwigisha yagombaga kugira abigishwa bagendana nawe aho ajya hose bakamwigiraho muri byose, ariko ubusanzwe, abigishwa nibo bibwirizaga gushaka umwigisha bakurikira siwe wabishakiraga. Umwihariko wa Yesu nuko we yabishakiye, arabitorera (Yohana 15:16)

Uburyo yababwiye bakamukurikira vuba badatinze nabyo bigaragaza Ubwami bumurimo bwo kumvirwa, Yohana yavuze ubutumwa abwira abantu kuzakurikira uzaza naho Yesu we aza abwira abantu kumukurikira bigaragaza uwo yari we (Umwami).

Bamukurikiye bataye inshunda zabo; gukurikira Yesu buri gihe bidusaba kugira icyo tubanza gusiga. Umusamariyakazi yataye ikivomesho, Matayo ata ameza yo gusoresha, Barutimayo ata umwenda we…., bisaba kubanza kugira ibyo uta!

UBURYO YESU YIGISHAGA

Mu isinagogi muri icyo gihe bahaga abashyitsi cyane cyane abubashywe umwanya wo kugira icyo bavuga, nyuma yo kuvuga/kwigisha bakagira umwanya wo kubaza no kuganira, muri make mu isinagogi hari ahantu heza ho kwigishiriza inyigisho nshya nk’izo Yesu yari afite.

Yesu yigishaga kandi akiza indwara, ibi byari ikimenyetso ko afite ubutware bwo gutunganya ibyangiritse kubera kugwa kwa muntu, kandi ubwo butware abufite kubiremwa byose.

Ibivugwa mu isezerano rishya cyangwa mugihe cya Yesu bijyanye no kwirukana abadayimo biruta ibivugwa mu isezerano rya kera cyangwa ibyo tubona ubu, bamwe bavuga impamvu nyinshi zirimo ko byari kugira ngo Abafarisayo batsindwe kuko batabyemeraga, ko muri kino gihe abantu babyita indwara,…., ariko hari icyingenzi dukwiye kwitaho, cyuko ntawe ushobora kuboha umunyamaboko keretse ayamurusha. Bivuga ko impamvu Yesu yirukanye abadayimoni benshi aruko yabarushaga imbaraga n’ubutware.

Yesu ibitangaza yakoraga ntabwo byari bifite intego yo kwemeza abamubona ahubwo byabaga bigambiriye gukurura abantu kugira ngo abone uko abigisha, nubwo abamukurikiye bose batari abigishwa nk’intumwa ariko bamukurikiriraga imirimo myiza yabakoreraga!

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?