Vana ibishimwa mu bigawa, usenge utajya mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Vana ibishimwa mu bigawa, usenge utajya mu moshya: Past Hortense Mazimpaka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-02 02:58:08


Vana ibishimwa mu bigawa, usenge utajya mu moshya: Past Hortense Mazimpaka

Abantu twese gusenga ntibitworohera, kandi ibitugosora birahari ndetse biratugose impande zose kuko na Yesu yamenye neza ko kudasenga bitujyana mu moshya, yaravuze ngo musenge mutajya mu moshya. Nibyo turasabwa gusenga tugasaba imbaraga kandi Imana izadushoboza : Past Hortense Mazimpaka

Ikiduha imbaraga zo kutagosorwa ni ugusenga kuko buri muntu wese aragosorwa ariko iyo utaremereye mu Mwuka, Satani araguterera hejuru aguteshe umutwe. Gambirira gusenga Imana kuko Yumva gusenga, utabaze Imana kuko irumva kandi iratabara.

Umusirikare Namani yari umuntu ukomeye ariko afite ibibembe . Yaciye bugufi asaba Imana ngo imukize kandi ubwo ibya namani byakemutse n’ibyawe byakemuka kuko Imana ishoboye byose nta kintu na kimwe kibasha kuyinanira.

Gusenga bisaba guhaguruka kandi Imana ntiyahindutse uko yakoraga kera na n’ubu iracyakora, iracyatabara. Ntimugaceceke, ntimugacike intege nimukomeze muyitabaze muyihamagare kandi iraza ibarengere, kandi Imana yiteguye guhura natwe ikadutabara.

Ijambo ry’Imana mu gitabo cya Yeremiya 15:19 hagira hati:”Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati, Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk’akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire”.

Yesu ahora ahagaze ku rugi agusaba ngo nukomanga azagukingurira, ndifuza ko twese tugarukira Imana tugahagarara imbere yayo tukavana ibigawa mu bishimwa, kandi nitubigenza gutyo izaduhindura nk’akanwa kayo kandi uzaguma ku musozi w’Uwiteka icyo yasezeranye aragisohoza, ntabwo yivuguruza.

Umwigisha: Hortense MAZIMPAKA

Source: Amasezerano.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?