Uziko Imana ijya ivuganira n’abantu mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Uziko Imana ijya ivuganira n’abantu mu nzozi?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-19 07:16:29


Uziko Imana ijya ivuganira n’abantu mu nzozi?

Ubyaye Umwana ntagutege amatwi wakumva umeze ute? Ubyaye Umwana ntiyite ku byo umubwira wamukorera iki? Wakumva umeze ute? Ukoranye n’umuntu utita ku byo umubwira akabyirengagiza, wamukorera iki uri sebuja cyangwa umukoresha we?

Abantu benshi bakunze gukerensa imvugo y’Imana, cyane nko kwirengagiza ijambo ry’Imana(Ibyanditswe byera, Bible) dore ko ariho mvugo y’ukuri yayo iba. Tugiye kuvuga ku bijyanye n’inzozi, icyakora icyo dukwiriye kuzirikana cyane si uburyo Imana ikoresha ivugana na twe ahubwo, ni ubutumwa Imana iba irimo iduha mu gihe irimo ivugana na twe .

Reka dusome ijambo ry’Imana riri buze kudufasha gusobanukirwa uburyo bwo kuvugana n’Imana biciye mu Nzozi.

Imana ivuga rimwe , ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho. Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo. Ni ho yumvisha amatwi y’abantu, igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha, kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye, ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe. Yobu 33: 14-17

Akibitekereza, Malayika w’Umwami Mana amubonekera mu nzozi ati ” Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera .” Matayo 1:20

Abantu benshi bakunze kwirengagiza ko Imana ishobora kuvuganira n’Umuntu mu nzozi ariko. Bibiliya ihamya ko Imana ishobora kuvuganira n’Umuntu mu nzozi kandi, ikamuha ubutumwa bukomeye bw’ibintu bishobora kuzaba ndetse n’ubutumwa bushobora kumukiza ibyago aramutse yumviye inama z’Imana.

Ntabwo rero dukwiriye gufata inzozi nk’ibintu bisanzwe niba twarakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Icyakora dukwiriye kugenzura niba Imana yavuganye natwe, kuko inzozi zose zidaturuka ku Imana nk’uko turi buze kubibona.

Inzozi zishobora kuzanwa n’Imana ishaka gutanga amakuru y’ingirakamaro, ni nkaho hari ikintu kiba gikuweho hagati y’umuntu n’ijuru. Hanyuma noneho umuntu urimo kurota akaba ashobora kureba inyuma y’icyari cyimukingirije mu isi y’ Umwuka.

Inzozi zenda gusa n’iyerekwa, kureba ibintu na we ufitemo uruhari uretse ko zo ziza umuntu asinziriye .

Bibiliya igaragaza uko Imana yagiye ivuganira n’abantu benshi mu nzozi.

Niba dushaka kugira amahoro, gukoreshwa n’Imana no kugendana na yo, ntabwo dukwiriye kwirengagiza Imana mu gihe cyose ishaka kugira ikintu ivugana natwe .

Mu mirongo twasomye Elihu yaravuze ngo ’Imana ivuga rimwe ndetse kabiri ngo nubwo umuntu atabyitaho’ wibuke ko uyu Elihu Imana itamunenze nk’izindi nshuti za Yobu yagoretse iby’Imana nkuko bigaragara mu gice cya Yobu 32

Urumva udakwiriye kuba umuntu Imana irimo kubwira nk’umukozi wayo ndetse n’Umwana wayo? Ubyaye Umwana ntagutege amatwi wakumva umeze ute? Ubyaye Umwana ntiyite ku byo umubwira wamukorera iki? Wakumva umeze ute? Ukoranye n’umuntu utita ku byo umubwira akabyirengagiza wa mukorera iki uri sebuja cyangwa umukoresha we?

Imirongo twasomye mu gitabo cya Yobu igaragaza ko Imana ijya yigisha abantu mu nzozi. Urumva ukeneye kwigishwa n’Imana?. Ese hari umuhanga wakurusha ubwenge uramutse wemeye kwigishwa n’Imana ?

Twabonye ko kandi Imana ijya igamburuza imigami y’abantu mu nzozi, yaba twe cyangwa abandi.

Wabonye mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Matayo 1 uko Imana yagamburuje Yosefu, igihe yafashe icyemezo cyo kutarongora Mariya kandi bwari ubushake bw’Imana.

"Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera." Matayo 1:20

Uko ni ko natwe ijya itugamburuza mu nzozi iyo tuyobye tugiye gukora ibyo idashaka, mu gihe ibitekerezo byacu byatuyobeje. Imana yahishuriye Abanyabwenge uburyarya bwa Herode, ubugome n’umugambi wo kwica ibikorera mu nzozi ndetse ibagira inama. Natwe iyo tubaye maso mu nzozi Imana iduhishurira imigambi y’abaturyarya, n’ubugome bwabo kandi ikatugira inama y’icyo twakora .

Imana kandi yahishuriye mu nzozi Yosefu na Mariya umugambi w’ubugome bwa Herode wo kwica Yesu, n’ukuntu yabagiriye inama yo kumuhungishiriza mu Misiri. Uko niko Imana ijya ivugana natwe ikadukiza imigambi ya Satani n’Abadayimoni, iyo twemeye kuyumvira. Ndakwibutsa ko ibi byose ni ibintu byabereye mu nzozi kandi byagize umumaro ukomeye cyane .

Ntabwo dukwiriye kuba abantu bapfa gutesha agaciro inzozi.

Gusa inzozi zirimo amoko atatu : Hari inzozi ziva ku Mana , Hari inzozi z’imiruho (mu gihe umuntu yongeye kurara mu bintu yiriwemo kandi izi zifasha umuntu kuruhuka mu bwonko). Hakaba hari n’inzozi zidafite icyo zivuze, aha niyo mpamvu dukwiriye gusenga kugira ngo tumenye iz’iturutse ku Mana .

Dusenge kugira ngo tube abantu bamenya imvugo y’Imana, kandi twihane niba hari aho tutahaye agaciro ibyo Imana yatubwiye ndetse naho twabyirengagije.

Imana iguhe umugisha. yari Mweneso muri Kristo Yesu Past. GATANAZI Justin

Source: Amasezerano.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?