Uzi ko Bibiliya yagufasha kwihanganira(...)

Kwamamaza

agakiza

Uzi ko Bibiliya yagufasha kwihanganira ibibazo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-02 08:34:06


Uzi ko Bibiliya yagufasha kwihanganira ibibazo?

Birashoboka ko hari umuntu wo mu itorero wakubabaje (Yak 3:2). Nanone birashoboka ko abo mukorana cyangwa abo mwigana baguseka kubera ko ukorera Uwiteka (1 Pet 4:3, 4). Bene wanyu na bo bashobora kukubuza kujya mu materaniro cyangwa kubwiriza (Mat 10:35, 36). Iyo ikibazo ufite kiguhangayikishije cyane, bishobora gutuma wumva wareka gukorera Uwiteka. Ariko uko ikibazo ufite cyaba kimeze kose, ushobora kwiringira ko Uwiteka azaguha ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza, akaguha n’imbaraga zo kukihanganira.

Twakora iki ngo tubone inama zadufasha mu gihe dufite ikibazo?

None se twakora iki niba dushaka ko Ijambo ry’Imana ridufasha kwihanganira ibibazo dufite? Dore ibintu bine twakora: (1) Gusenga, (2) kwiyumvisha ibyo dusoma, (3) gutekereza ku byo dusoma, (4) gukurikiza ibyo dusoma.

Reka turebe uko twabikora. Tugiye gukoresha ubwo buryo, turebe uko twavana amasomo ku byabaye ku Mwami Dawidi no ku ntumwa Pawulo.

1.GUSENGA

Mbere y’uko utangira gusoma Bibiliya, jya ubanza usabe Uwiteka agufashe kubona inama zakugirira akamaro.

Gusenga. Mbere y’uko utangira gusoma Bibiliya jya usaba Uwiteka agufashe kubona ingingo zakugirira akamaro. Urugero, niba ushaka inama zagufasha kwihanganira ikibazo ufite, jya umusenga kugira ngo agufashe kuzibona mu Ijambo rye.—Fili 4:6, 7; Yak 1:5.

2.KWIYUMVISHA IBYO DUSOMA

Kwiyumvisha ibyo dusoma. Uwiteka yaduhaye ubushobozi buhambaye bwo kwiyumvisha ibintu. Kugira ngo ibyo usoma muri Bibiliya ubashe kubyiyumvisha neza, jya ugerageza gusa n’ureba ibyabaye, use n’uwishyira mu mwanya w’uvugwa muri iyo nkuru. Jya ugerageza gusa n’ureba ibintu yarebaga kandi utekereze uko yiyumvaga.

3.GUTEKEREZA KU BYO DUSOMA

Gutekereza ku byo dusoma. Bisobanura kwita cyane ku byo usoma no kureba uko wabikurikiza. Ibyo bigufasha guhuza ibitekerezo maze ukarushaho gusobanukirwa neza ibyo usoma. Gusoma Bibiliya ariko ntutekereze ku byo usoma, byaba bimeze nko kureba uduce duto tw’ifoto turi ku meza ariko ntuduteranye. Gutekereza ku byo usoma byagereranywa no guteranya twa duce noneho ukabona ifoto yuzuye.

4.GUKURIKIZA IBYO DUSOMA

Yesu yavuze ko iyo tudakurikiza ibyo twiga, tuba tumeze nk’umuntu wubaka inzu ye ku musenyi. Akoresha imbaraga nyinshi ariko aba aruhira ubusa. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo haje umuyaga ukaze n’umwuzure, ya nzu isenyuka (Mat 7:24-27).

Natwe iyo dusoma Bibiliya, tukiyumvisha ibyo dusoma, tukabitekerezaho ariko ntitubikurikize, tuba turuhira ubusa. Iyo duhuye n’ibibazo cyangwa ibigeragezo ntitubasha kubyihanganira kubera ko tuba dufite ukwizera guke. Ariko iyo twiyigisha kandi tugakurikiza ibyo twiga, dufata imyanzuro myiza, tukarushaho kugira amahoro, n’ukwizera kwacu kukarushaho gukomera (Yes 48:17, 18).

Nitwiga gusoma Bibiliya tuyishyizeho umutima izatugirira umumaro tukiri hano ku isi ndetse inatubere impamba izatwambutsa mu rugendo rugana mu ijuru.

Source: amasezerano.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?