Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Muri rusange iki gitabo cya Yosuwa kigaruka kuri ibi bintu bikurikira:kwinjira muri Kanani, Intambara y’i Kanani, kugabana igihugu n’iminsi ya nyuma ya Yosuwa. Muri iyi nkuru, turagaruka cyane ku gice cya mbere cy’igitabo cya Yosuwa kivuga uko Imana yahamagaye Yosuwa ikamuha ubutware bwo kuyobora Abisirayeli, n’ibyo yamusabye kugira ngo akore umurimo w’Imana neza.
Igice cya mbere cy’igitabo cya Yosuwa ni igice kigizwe n’Imirongo cumi n’umunani kibonekamo ibintu bine by’ingenzi turagenda tugarukaho muri iyi nkuru aribyo: Imana ihitamo Yosuwa gusimbura Mose(1:1-4), Imana isezeranya Yosuwa kuzabana nawe (1:10:15), Yosuwa ategura ukuntu bazambuka uruzi rwa Yorodani n’ abantu bemera ko bazubaha Yosuwa (1:16-18).
Ese Imana ko nta kintu ivuga kidafite Ubusobanuro, muri aya magambo agaragara muri iki gice Imana yabwiye Yosuwa avuze iki? Kuki yayamumbwiye? Byose urabimenyera muri iyi nkuru. turibanda kuri imwe mu mirongo y’iki gice” .Umugaragu wanjye Mose Yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli” (Yosuwa 1:2).
Uyu murongo ugaragaza ko Imana yari ihamagaye Yosuwa kandi imuhaye ubushobozi bwo gusimbura Mose mu murimo wayo. Kandi iyo usomye neza uyu murongo harimo ijambo”Umugaragu wanjye yarapfuye” bishatse kuvuga ko Imana niYo ishyiraho (ihamagara) abakozi bayo ku gihe yagennye ,Imana yasimbuje Mose Yosuwa kugira ngo yerekane ko ifite ubushobozi bwo guhindura umugaragu ku murimo wayo ariko icyo yagambiriye cyo ntigihinduke nubwo abo bagaragu baba bafite ubushobozi butandukanye.
Mu Isezerano rya Kera Yosuwa yashushanyaga Yesu Kristo, naho Mose ahagarariye Amategeko. Nkuko Mose atagejeje Abisirayeli mu gihugu cy’isezerano (Kanani) ariko Yosuwa akabagezayo, ni nako amategeko ya Mose atatugejeje ku Mana ariko Yesu akaduhuza ndetse akanatugeza ku Mana, iyo dusomye Abagalatiya 3:24 haranditse ngo: ” Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsinsishirizwe no kwizera.
Muri iki gice ni ho Imana yasezeranyije Yosuwa ko izabana na we muri uru rugendo ariko ikintu gikomeye yamusabye kugirango azabashishwe byose ni ugukomera agashikama akitondera kandi ntateshuke amategeko y’Imana kandi akajya ayibwira kumanywa na nijoro kandi agakurikiza ibyayo (Yosuwa 1:6-8). Bitwigisha nk’Itorero ko kugira ngo tuzabane n’Imana mu murimo yaduhaye gukora (Umuvugabutumwa, Umwigisha, Umuririmbyi, Ubuyobozi n’indi itandukanye) icyo Imana idusaba ni ukumvira ibyo itubwira (Ijambo ryayo), tukongeraho kujya turyibwira ku manywa na nijoro ndetse tugakora ibyaryo ni bwo Imana izabana natwe kandi ikaduha Umugisha nkuko yabanye na Yosuwa.
Tugana ku musozo w’iyi nkuru, nubwo Yosuwa yarafite ubushobozi bwo kurwana nk’umusirikare yategereje umuhamagaro w’Imana ndetse no gushobozwa na Yo mukuyobora Absirayeli. Ese wowe ukora umurimo w’Imana mu bushobozi wiyumvamo (Ibyo wigishijwe, ibyo ufite) cyangwa utegereza umuhamagaro w’Imana no gushobozwa na Yo? Mwibuke ababayoboraga kera bakababwira Ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo (Abaheburayo 13:7) .
Source:cepurhuye.org
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)