Urusengero ngendanwa

Kwamamaza

agakiza

Urusengero ngendanwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-04-26 02:44:34


Urusengero ngendanwa

YESAYA 66.1-2
Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?
2.Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye.

Iki kibazo Imana irakibaza buri wese, kugira ngo habeho kwisuzuma, umuntu amenye uko yubaka ubuturo bwayo bwera mu mutima we, ari rwo rusengero nyakuri;

Dore insengero eshanu( 5), bibiliya igaragaza ko zabayeho kugeza ubu:

Urusengero rwa mbere rwubatswe na Mose mu ihema, rwari rugizwe n’ibice bine( 4), aribyo: Urugo, hanze, ahera, n’ahera cyane.\

Urusengero rwa kabiri rwubatswe na Salomo:
 Uru rwo rwari ruteye ubwuzu kuko byinshi mu bikoresho byari birugize byari zahabu (2Ngoma 4.19); iyo rero abanyamahanga barubonaga bagiraga ishyari:

 Ni kimwe n’uko n’uyu munsi, iyo umuntu akijijwe neza yishimirwa n’Imana bitera ishyari abadayimoni, maze bakamugabaho ibitero byinshi biza mu buryo bw’ibigeragezo,
 Kuko iyo babona ko udasambana cyangwa ngo usinde, ahubwo ukorera Imana neza, birabarakaza;

Urwa gatatu rwubatswe na Zerubabeli, kuko ni we wasannye ruriya rwubatswe na Salomo nyuma yo gusenywa n’abanzi b’Abayuda (Ezira 5)

Urwa kane rwubatswe na Herode, atunganya neza urwo Zerubabeli yari yarubatse;

Urwa gatanu ni urugendanwa (umutima); ni yo mpamvu bigusaba guhora witwararitse, ukagira umutima umenetse, uhindishwa umushyitsi n’ijambo ry’Imana (1Kor 6.19).

Uru rusengero kandi na rwo rugomba kuba rufite bya bice bine(4), byari bigize ihema ry’Imana, ari byo:
Urugo:Twarugereanya n’i iyi mibiri yacu igomba kuba ibitambo bizima byera kandi bishimwa n’Imana;

Hanze
: Hanze h’umuntu ni ho hagaragaza uwo ari we imbere: ni yo mpamvu imivugire , imyifatire, n’imyambarire, byose biba bigomba kugaragaza agakiza.
Ahera:Hagereranywa no mu mutima w’umuntu, haba hakwiriye guhora hera.

Ahera cyane:Ubugingo bw’iteka,udafite ahera cyane muri wowe nta bugingo uba ufite,bivuze ko nta murage uba ufite wo kuzabana n’Imana mu ijuru.
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?