
Dore ibintu 7 byagufasha kuba umuririmbyi mwiza
1. Ita ku buzima bwawe Gerageza nibura ku munsi unywe ibirahuri 8 by’amazi,...
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abakirisitu benshi mu karere ruherereyemo. Ibi bituma rugira insengero nyinshi kandi zegeranye hirya no hino, aho usanga mu kagali kamwe hashobora kubamo insengero zirenga eshanu. Ku rundi ruhande usanga ku cyumweru cyangwa indi minsi, abantu ari urujya n’uruza binjira muri izo nsengero.
Imwe mu mpamvu nyamukuru itera abantu kwitabira isengero ni uko ari hamwe mu hantu abantu baruhukira imitwaro y’ubuzima bwa buri munsi. Iyo abenshi bahageze bumva baguwe neza, bisanzuye, batuje maze bakaganira n’Imana ibibaruhije imitima.
Igitangaje ni uko iyo ugeze mu rusengero wakirwa n’urusaku rukabije rw’ibikoresho birangurura amajwi cyangwa bya muzika ku buryo watekereza ko urusengero rwahindutse akabyiniro, imurikagurisha cyangwa ahandi harangwa umuziki ndengakamere. Ibi akenshi bitera ingaruka zirimo ko bamwe bataha ya ntego twavugaga hejuru itagezweho, bakahakura umutwe udakira, kwiheba n’ibindi.
Iki kibazo giterwa n’iki?
Amatsinda y’abaririmbyi avuza ibyuma ku buryo bukabije atitaye ku bandi bantu bari mu rusengero. Ibi bituma n’ibyo baririmba bitumvikana ahubwo bikarenga imbibi z’urusengero bikabangamira n’abaturanyi.
Akenshi iki kibazo giterwa no kuba abaririmbyi cyangwa abacuranzi babo baba bifuza kumva umuziki mwinshi ngo babashe kuririmba bigatuma umuziki uba mwinshi, amajwi y’ibyo baririmba akaba mato ndetse ntiyumvikane. Iyo rero babashije kumenya ko amajwi atari kumvikana, nayo barayazamura noneho bigahinduka akaduruvayo, ntihagire na kimwe umuntu (ubyumva) abasha gukuramo. Ari uburyohe bw’uwo muziki bwabuze kuko biravuga cyane ari n’amajwi y’abaririmbyi ntamugeraho.
Ibi rero bikunda gukomoka ku bumenyi buke mu bijyanye n’ibyuma birangurura amajwi. Uzasanga umuntu amenya gucomeka (iyo acometse ntibitwikwe n’umuriro w’amashanyarazi) ubundi agahita yumva ko yabaye impuguke muri ibyo bintu!
Mu nsengero hakenewe abantu b’abahanga babasha gukora aka kazi neza, bakita kandi bagaha agaciro imitima y’abantu baba buzuye muri urwo rusengero. Bibiliya ivuga ko umuntu akwiriye kunezeza mugenzi we akamubera inyunganizi, bityo hatabayeho kwikunda ntabwo itsinda rito ry’abaririmbyi ryakwinezeza ryonyine kandi hari imbaga yateranye igataha yashegeshwe n’urusaku rukabije ruri mu rusengero.
Ese Imana yumva amasengesho ari uko habayeho urusaku?
Ni byiza ko usenga yisanzura ariko kandi akabikora atabangamiye abandi kuko Imana ntabwo yumva ari uko uvuze cyane kuko burya imenya n’ibyo dutekereza tutarabumbura akanwa ngo tubivuge. Birashoboka ko imyumvire yacu ari yo ituma twumva ko dukwiriye kuvuga cyane kugira ngo Imana yumve.
Mu rusengero ni ahantu ho kuruhukira ntabwo ari ikibuga cy’imikino n’imyidagaduro. Hari ubwo abantu baririmba ukabona uretse no kuririmbira Imana ahubwo ubaye uri n’imbere y’abayobozi basanzwe bo mu isi ntiwabikora.
Abantu bibagiwe icyubahiro cy’ Imana ahubwo dutekereza ko urusaku n’akaduruvayo ari byo bimanura Imana mu ijuru. Oya si byo! Urusaku mu gusenga, akaduruvayo mu miririmbire, haleluya z’umurambararo, kuzunguza amaboko cyane, kwiruka mu rusengero n’ibindi byinshi, si byo bikurura ubwiza bw’Imana mu rusengero.
Ijambo ry’Imana mu Kuva igice cya 40 cyose haragaza uburyo Imana yategetse Mose gutegura ihema ry’ibonaniro ndetse n’ibizajya bikorerwamo byose. Iyo byose byabaga byakozwe uko Imana yategetse, ubwiza bw’Uwiteka ngo bwuzuraga iryo hema. Nta na hamwe handitse ko Abisiraheri bageragamo bakavuza induru, bagateza akaduruvayo n’ibindi nk’ibyo dusigaye dukora muri iyi minsi.
Ingaruka mbi z’uru rusaku:
Ntabwo twagaruka ku ngaruka mbi zose z’iki kibazo ariko muri zo harimo ko abantu bazagera aho bakanga kujya mu nsengero batinya ruriya rusaku. Dutekereze nk’umuntu aje mu rusengero arwaye umutima! Ngaho ibaze aramutse apfiriye mu rusengero! Nonese ubu dushyireho abantu ku muryango bazajye bakumira abarwayi ku muryango bababuze kwinjira?
Ni gute iki kibazo cyakemuka?
Abashumba b’ insengero nibumve ko iki kibazo kibareba bagikemure mu buryo bwiza. Abantu bakuru mu itorero bakwiriye gufata iki kibazo nk’icyabo kuko ari bo ndetse n’abana bato ari bo cyane cyane bagerwaho n’ingaruka z’uru rusaku.
Abashumba nibarere amatsinda yose akorera mu rusengero kugira ngo akore ibintu mu buryo buhesha Imana icyubahiro kandi abantu bayo batabangamiwe.
Pastor [email protected]
1. Ita ku buzima bwawe Gerageza nibura ku munsi unywe ibirahuri 8 by’amazi,...
Ibitangaza byose uko ari mirongo itatu na bitanu Yesu yakoze nta na kimwe...
Kuvuga ijambo ry’Imana ni impano itangwa n’Umwuka Wera w’Imana ariko kandi ibi...
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abakirisitu benshi mu karere...
Ibitekerezo (15)
julienne byukusenge
17-07-2017 05:09
pestor thank you so much.iki gisigaye ari ikibazo gikomeye rwose abayobozi nibagerageze kubisobanurira abaririmbyi kuko munsengero hasigaye harabaye nkaho kwinezereza mumuziki ntakumva icyo lmana iri kubwira itorero iciye mundirimbo,ibi bigaragazwa nuko baririmba aho kugirango abantu buzure umwuka wera bakuzura urusaku .
munezeeo marc abdonttt
27-06-2017 23:03
Pastor into uvuze ni ukuri raise usigaye utekereza insengero umutima ugakuka
ndagijimana jean baptiste
27-06-2017 08:34
imana iyaba yadufashaga abobirora bakabyumva neza bakabikemura twashimimana
JYAMUBANDI Deo
24-06-2017 13:15
Iyi nkuru iziye igihe nanjye najyaga mbyibazaho bikanyobera ese koko dukeneye umuziki kurenza ubutumwa buri mu ndirimbo ? ku bwanjye dukeneye ubutumwa buri mu ndirimbo kurenza umuziki wuzuye urusaku ukatubuza kumwa ubutumwa bukubiye muri izo ndirimbo.Amakorali n’abahanzi n’abandi barebwa n’iki kibazo bagishakire igisubizo.Pasiteri Imana iguhe umugisha.
Joseph Hagaba
24-06-2017 11:48
Murakoze mukozi w’Imana wakoze,wakoze ubushakashatsi bwiza, uru rusaku rw’ibyuma no kuzamura ijwi ryamicrophone bituma ntacyo twumva usibye kutumena iminwa. Bikosorwe rwose. Murakoze
Israel
24-06-2017 05:36
Nibyo rwose merci pst.
Hakwiye amahugurwa y’abaririmbyi abacuranzi n’abatekinisiye bakemenya uko babikoresha
Gregoire
24-06-2017 04:50
Ibi nibyo cyane urusaku rugomba kugabanuka hakaba gahunda munzu yImana
Hitayezu
23-06-2017 15:00
ibi bintu icyampa ngo abaririmbyi bacu babyumve ni ingirakamaro
Niyibizi Celestin
23-06-2017 14:27
Ntabytumwa wigidhije ahubwo wanenze imisengere yabandi USA naho urata uko wowe wemera. Ariko ubwo abigishwa ba Yesu buzuzwaga umwuka were barabaneguye kubera gusakuza ngo basinze,sinishimira kubangamira abandi ariko nanone umuntu ubangamiwe numunezero wabandi aba afire ikibazo nk’icyo ufite.
Leah
23-06-2017 13:19
Uwiteka adushoboze gukora umurimo we neza tunezeza bagenzi bacu kugirango tubabere inyunganizi,Kristo aguhe umugisha Pastor
Paji: 1 | 2