Urukundo rw’Imana rutuye mu mategeko yayo

Kwamamaza

agakiza

Urukundo rw’Imana rutuye mu mategeko yayo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-02 06:41:42


Urukundo rw’Imana rutuye mu mategeko yayo

Ubusanzwe Imana ni urukundo kandi abayizera bagomba kurangwa n’urukundo ndetse no kwitondera amategeko yayo nk’uko yayaduhaye kuko burya urukundo rwayo rutuye mu mategeko yayo.

Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse, nkabirutisha izahabu n’aho yaba izahabu nziza. Nicyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye, Kandi nanga inzira z’ibinyoma zose (Zaburi 119: 127-128).

Ni ubuhe buryo ubonamo mategeko y’Imana?

Urayatinya?

Ntabwo uyakunda?

Ugerageza kuyahunga?

Mwibuke ko Imana yaduhaye amategeko yayo itagambiriye kudutera ibibazo, ahubwo yari igambiriye kuduha ibisubizo by’ibibazo byacu. Ntiyari igambiriye kutubabaza, ahubwo yari igambiriye kudufasha.

Imana yaduhaye amategeko kugira ngo ituzanire ibisubizo by’ibibazo byacu

Ni iki gifite agaciro kuruta zahabu? Nta kintu na kimwe mu biremwa. Ariko amategeko y’Imana afite agaciro ntagereranywa kandi nibyo umwanditsi wa zaburi avuga ko yasobanukiwe. Aho guhunga amategeko y’Imana, kuyanga cyangwa kuyumvira atabishaka, yaragize ati: "Nkunda amategeko yawe kuruta zahabu nziza (...)" Na none yakomeje agira ati:" Ku bw’ibyo mbona amategeko yawe yose ari ukuri, nanga inzira zose zo kubeshya".

Murabona ko, iyo dukunda kandi twumvira amategeko y’Imana, ako kanya yihutira kutubwira ibitagenda neza. Atwigisha kandi gutandukanya icyiza n’ikibi, hagati y’ibyiza kuri twe n’ibishobora kutubabaza. Kandi iyo tugendeye mu mucyo w’amategeko y’Imana, aturinda ikintu cyose gishobora kutugeraho, kutubabaza n’inzira mbi.

Isengesho ry’umunsi

Mwami Yesu, urakoze kumpa Ijambo ryawe, ryuzuye ubwenge n’inyigisho. Ndagushimiye n’umutima wanjye wose, kuko amategeko yawe yandinze akaga kose, andinda inzira mbi kandi uyobore intambwe zanjye zerekeza ku mucyo wawe. Amen.

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?