Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama nibwo habaye igiterane cyari gitegerejwe n’abatari bake, cyane ababubatse ingo kuko cyari umwihariko wabo. Seek and Save Humanity Ministry kubufatanye na Agakiza.org Niyo isanzwe itegura ibiterane nk’ibi aho kuri iyi nshuro insanganyamatsiko igira iti ” Uruhare rw’ubudahemuka mugukomeza umubano w’abashakanye.” Ni igiterane kandi cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mukubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19.
Dr Rutayisire Antoine niwe wigishije muri iki giterane aho yibukije abubatse ingo ko bakwiye kugaruka ku isezerano bagiranye, bakaba abana b’Imana ikindi badahindagurika, kandi ko umubano w’abashakanye udashingiye ku gihe runaka bazamarana (Contract) ahubwo ni igihango cy’iteka ryose ati” Abubatse ingo bagomba kuba badahindagurika ,ibyo basezeranye bakabikora, ibyo bavuze ko batazakora ntibabikore kuko nicyo Imana ibategerejeho.
"burya Contract iteganya uburyo muzabisohokamo. Muzarebe abantu bose basinye amakontara yaba ay’ubukode bw’amazu, yaba ay’akazi iteka ryose habamo ingingo iteganya uburyo uzabivamo, ariko urugo rwo ntabwo ari Contract, ni igihango, ntabwo ari amasezerano ni igihango mugirana bakakubwira ngo uzabana n’uyu muntu kugeza igihe Yesu azagarukira cyangwa mutandukanyijwe n’urupfu ? umuntu akavuga ngo Yego ”
Mu gihe abashakanye bambikanye Impeta ni igisobanuro ko baba bahindutse umubiri umwe kandi ko ntakintu na kimwe kiba kigomba kwivanga mu mubano wabo. Rutayisire ati” Imana ivuga ko abashakanye bagomba kuba umubiri umwe, Icyo gihango rero ntihazagire ikintu kikivangamo”
Iyo abashakanye bashyingiranywe imbere y’Imana guhera uwo munsi ibyo barahiriye biba bigomba gushyirwa mu bikorwa igihe cyose ,mubihe byose byaba byiza, byaba bikomeye, umwe yaba ahuye n’ihindagurika ry’imiterere y’ubuzima bwe ntakiba kigomba kubatanya kuko baba baragiranye igihango byararangiye,.
Pasiteri Antoine ati” Kuba warongoye umugore mu minsi mike ukabona wenda atangiye kuzana iminkanyari, ukabona yatangiye kuzana ibibazo agatangira kuzana uturwara tumwe na tumwe abantu bose barwara ukabona wenda yabyibushye yabaye munini, ibyo ntibikwiye gutuma utatira igihango mwagiranye”
Pasiteri Antoine yagiriye inama abubatse ingo ko ikizabagumisha muri icyo gihango ko ari uko baba barabirahiriye, ariko ikibagumishamo kuruta byose ni uko ari abana b’Imana. Kubera ko uwahindutse umwana w’Imana atajya ava mu isezerano. Abashakanye bagomba kurushaho kwegera Imana cyane.
Pasiteri Senga Emmanuel niwe wayoboye gahunda
Pasiteri Habyarimana Desire wateguye igiterane
Pasiteri Hortense Mazimpaka yari mu itsinda ry’abasubiza ibibazo
Papy Clever niwe wayoboye kuramya no guhimbaza muri iki giterane
Kurikira igiterane cyose
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)