Mu ishure Yesu aratwigisha kandi akadutegurira n’ ameza ariho ibyokurya n’amazi yo kunywa.
Wa mwigisha wacu (YESU) twaganiriyeho mu cyumweru gishize , aratwigisha...
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza kugeza kuri iki Cyumweru, kuri Paroisse ya Kicukiro Shell y’itorero rya ADEPR haberaga igiterane kigamije kumurika ku mugaragaro urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org.
Nk’uko byasobanuwe na Pasiteri Désire Habyarimana washinze akaba anayobora uru rubuga, agakiza.org rwashinzwe nyuma yo kubona ko ikoranabuhanga rya internet rikoreshwa muri byinshi byiza n’ibibi, ariko ko rishobora kuba umuyoboro wo gutambutsa ubutumwa busana imitima.
Pasiteri Désire yasobanuye ko bashaka kwifashisha uru rubuga mu gukora ibikorwa bindi bitandukanye, birimo gukangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, gufasha abakene n’ibindi, byose bijyana n’ijambo ry’Imana.
Mu ijambo rye, Pasiteri Tom Rwagasana, Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima mu itorero rya ADEPR, yishimiye igikorwa cyo gushinga uru rubuga rwa internet avuga ko ari bumwe mu buryo bwo gukora umurimo w’Imana habwirizwa ubutumwa bwiza.
Yasabye abakora itsinda ry’abakora kuri uru rubuga kwirinda gushyiraho inyandiko z’ibihuha by’ubuhanuzi bw’ibinyoma, gukiniraho politiki n’ibindi bitajyanye n’umurimo wo kwigisha abantu ubutumwa bw’Imana, ahubwo ko hakwiye kuba ahantu abantu baruhukira imitima.
N’ubwo urubuga www.agakiza.org rwashyizwe ku mugaragaro kuri iki Cyumeru, rwatangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2011, kuri ubu rukaba rusurwa n’abantu barenga 15,000 buri munsi, ndetse hari benshi bakurikiranye inyigisho z’ijambo ry’Imana kuri uru rubuga bemeye kwihana ibyaha baranasengerwa, abandi batanga ibyifuzo birakemuka nk’uko byatangajwe na Pasiteri Désire Habyarimana.
Urubuga Agakiza.org rugizwe n’inyandiko zitandukanye zirimo izikoze mu buryo bw’inkuru zisanzwe zivuga ibyabereye hirya no hino bifite aho bihuriye n’ubuzima bwa gikirisito, inyigisho zanditse, inyigisho z’ibijyanye n’ubuzima, inama ku bashakanye, n’izindi. Kuri uru rubuga kandi hariho indirimbo z’Imana zitandukanye ndetse n’urubuga rw’ibyifuzo bisengerwa n’itsinda ry’abagize agakiza.org.
Muri iki giterane kandi, abagize urubuga agakiza.org baboneyeho umwanya wo kwerekana ibikenewe mu bushobozi kugira ngo uru rubuga rikomeze gukora, dore ko rudakora ubucuruzi ahubwo rubeshwaho n’inkunga. Amafaranga angana na miliyoni 48.000.000frw niyo akenewe nk’inkunga kugira ngo uru rubuga rukomeze gutera imbere, akazifashishwa mu kubona ibikoresho ndetse no kuvugurura imikorere y’uru rubuga mu rwego rwo gukomeza kugera kuri benshi mu buryo bunoze.
Korali Jehovayire igizwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali(ULK) n’umuhanzi Frère Manu ni bamwe mu bataramiye abari muri iki giterane kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru mu itorero rya ADEPR no mu nzego za Leta.
Inkuru mumafoto:
Wa mwigisha wacu (YESU) twaganiriyeho mu cyumweru gishize , aratwigisha...
Bibliya ivuga neza ko ntacyo Imana izajya gukora itabanje kugihishurira...
Zaburi 30:5b Ahari kurira ko ararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu...
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza kugeza kuri iki Cyumweru, kuri...
Ibitekerezo (3)
Nadol
2-01-2013 02:17
Imana ihabwe icyubahiro kubw’abantu bafite umutwaro wo guhindurira beshi mu gukiranuka, Pst Desire n’itsinda mufatanyije Uwiteka akomeze kubahishurira uburyo ashaka ko mumukoreramo.
Uwiteka akomeze kwagura www.agakiza.org
RUTAGUNGIRA Ernest
31-12-2012 05:46
yesu ahabwe icyubahiro kubw’umurimo akomeje kubashoboza kdi namwe muri abo gushimirwa cyane
viru
31-12-2012 03:19
Imana ishimwe kubw’uko Umurimo urimo kugenda waguka kandi nukuri Imana ikomeze ishyigikire Past.Desire kubw’umuhati yagize wo guhindurira abantu kuza ku mwami wacu Yesu kristo.Bityo rero Imana ikomeze ibashyigikire kandi murusheho gukomeza kuyoborwa N’Imana. Umwaka mushya muhire wa 2013!