
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kingdom Minisitries, Serge Iyamuremye na Rata Jah Naychah bamuritse imishinga batoranyije mu yo bazashyira mu bikorwa mu gihe batsinda irushanwa "Rwanda Gospel Stars Live".
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Serge Iyamuremye yavuze ko afite umushinga wo gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye, abaha imyenda n’ibindi nkenerwa bya buri munsi.
Rata Jah Naychah na we wasobanuye umushinga we wo kubaka studio ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro impano zabo no kwirinda kugira agahinda gakabije.
Mu rwego rwo kurinda urubyiruko agahinda gakabije, uyu muhanzi yavuze ko iyi studio azajya ayitunganyirizamo ibiganiro byigisha.
Kingdom of God Ministries yo yavuze ko yinjiranye umushinga wo gufasha urubyiruko ruva kugororerwa i Iwawa mu gushyira mu bikorwa ibyo rwigiyeyo.
Abagize iri tsinda bavuze ko mu gihe uru rubyiruko rwaba rufashijwe gushyira mu bikorwa ibyo rwigiyeyo nta kabuza bagirira umumaro umuryango Nyarwanda kandi ntibongere kwishora mu ngeso mbi.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo bakomeje gushyigikira abahanzi bakunda binyuze mu mushinga ‘Rwanda Gospel Stars live’.
Byitezwe ko tariki 30 Nzeri 2021 umuhanzi uzahiga abandi kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we.
Izi miliyoni zirahatanirwa n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Dorcas & Vestine, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimée Frank Nitezeho na Aneth Murava.
Abahanzi batangiye gukangurira abakunzi babo kubaha inkunga yo gushyira mu ngiro imishinga yabo, binyuze mu bitaramo binyura kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 15 bamaze gutangazwa, arasabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300* nimero y’umuhanzi ashyigikiye hanyuma agashyiraho # cyangwa ukanyura hano https://valwallet.com/home/event/contestants/a0c90a8f7f4bf412caf36b31d82c1aa5.
Nta giciro cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.
Source: Igihe.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)