Umuvugo: Mukundane mujye Inama. Umusizi(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuvugo: Mukundane mujye Inama. Umusizi Jyamubandi Deo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-10-25 16:36:50


Umuvugo: Mukundane mujye Inama. Umusizi Jyamubandi Deo

UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA

RUKUNDO MBUTO ITARUMBA
NZIRA Y’ IBYEZA HORANA IJAMBO
IMBADUKO UMPUNDA NDAYIBATURA
BAMENYE UBWAWE KO URI RUKUNDO
NJE NKUCURANGA NCINYA AKADIHO
NJE NDURIRIMBA NGO NDUBATURE
NAMENYE URUKUNDO RWANYU
U RWANDA NDUHA IBIRENGE
IMANA NYIHA AMASHIMWE
10.U RWANDA NDUHOZA INTAMBWE
MBWIRA INSHUTI N’ABAVANDIMWE
NGO TWESE TUBABE HAFI
DUSHOZA IMBYINO IBAKWIYE
MUZAHORANE IBIBONDO
MUBITOZE GUSENGA
BYOSE BIVA MU GUSENGA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MWANYUZE MURI BYINSHI
IBIBAGERA AMAJANJA
20.BYIJANDIKA MU RUKUNDO RWANYU
AMAGAMBO AVUZA UBUHUHA
BAJE ARI NDABATANYA
BADASHAKA KO MURUSHINGA
NGO BABICIRE UWO MUSHINGA
UBUKWE BUPFE BACURANGE
BABIBAGIZE URUKUNDO
RUCIKE RUCWEKERE CWE CWE!
NYAMARA NTIBAMENYE Y’UKO
IYAVUZE ITIVUGURUZA
30.NAHO BAHINDA NK’INDEGE
CYANGWA BAGAKUBITA NK’INKUBA
NTIBAVUGURUZA IRYAYO
NONE UMUNSI NI UYU!!!!
IBAHUJE BAREBA
BAMENYE KO IMANA YANYU
ARI INYEMBARAGA
NTAWUVUMA UWO ITAVUMYE
NAHO BABAVUMA
BAMERA NKA BARAKI
40.BAKABAHESHA UMUGISHA
MUKUNDANE MUJYE INAMA
GUKUNDANA NTIBIGOYE
BIGORA ABATAZI IMANA
BIYAMBAZA NYABINGI
NK’AHO IGIRA URUKUNDO
IMANA NI YO RUKUNDO
ABAPFUMU NI UMWANDA
KIRIMBUZI YA BURUNDU
IRIMBURA ABAYISANGA
50.BAHONGERWA IBY’URUKUNDO
URWO SI URUKUNDO
BUBURA INGESO BOMBI
INTONGANYA BURI MUNSI
BATANA MU KWA BUKI
KUKO BATAZI IMANA
NTIBAYIBAJIJE IBYABO
NYAMARA UMUGORE MWIZA
UMUHABWA N’UWITEKA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

60.MUTANDUKANE N’ABANDI
BAMWE BATAZI IMANA
MUZAHORANE URUKUNDO
MUSANGIZE NA RUBANDA
ABATAGIRA URUKUNDO
MUBATOZE GUKUNDA
MWUBAHANE BITINDE
MWIRUKANE UBUTINDI
MWITETERE BIKWIYE
MWIKOMEZE KU UMWAMI
70.YESU ASHOBORA BYOSE
NTACYO MUZAMUBURANA
AZABAHETA N’IBINDI
MUKUNDANE MUJYE INAMA

YESU YARABASHIMYE
URUKUNDO ARARUBAHUNDA
U RWANDA RURABAKUNDA
ABABYEYI BARABAKUNDA
URUNGANO NI YO NTERO
NANJYE GA NDABAKUNDA
80.MBAZANIYE URUKUNDO
NZAHORA NDUBAHUNDA
MWIBYINIRE IYO NJYANA
MWINIKIZE URUKUNDO
MWIBAGIRWE AGAHINDA
MWITETERE BITINDE
MUBYARE HUNGU NA KOBWA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MBAHAYE INZITIRABANZI
MAZE URUVUGO NIRUZA
90.RUBANDA RUFITE UBUMARA
NK’INZOKA Y’INSHIRA CYANGWA
INSHANA MUHURIYE MU NSHINGE
BAGAMIJE KUBATANYA
MUZIGIREMO MUNUME
MUBIME AMATWI MUSENGE
YESU UBWE AZABATSINDA
BAZAFATWA NKA SATANI
BAMENYE IMANA YANYU
BAHEREKO BABAKUNDE
100.MUKUNDANE MUJYE INAMA
NTIMUZABURA ABANZI
BAZATUMAHO N’ABANDI
BAZE ARI NDARUSENYA
MUZAKOMEZE MUSENGE
MUSENYE URUVUGO RWABO
MUKUNDE ABATABAKUNDA
NA YESU ARABIBATOZA
IMBEHO NIBATAHA
MUZIFUBIKE URUKUNDO
110.MUKUNDANE MUJYE INAMA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MWIME AMATWI RUBANDA
BAZANYWE N’AMAGAMBO
MUZAMBARE MUGWE NEZA
MUHUZE AMABOKO YANYU
MUREBANE AKO MU JISHO
NIHAGIRA IKIBAJISHA
MUZATUMIRE UWO MWAMI
AZAZA NTAJYA ATINDA
120.AZABIKEMURA BWANGU
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MUZABONA IBIBAGORA
BISHAKA NO KUBATANYA
URUGO NI KO BIGENDA
IBIBI N’IBYIZA NI URUVANGE
MUZAMBARIRE KUNESHA
MUSHOZE IMIHIGO MWEBI
MAZE MUHUZE IMIGAMBI
MUSHINGE IMISHINGA MUJYE MBERE
130.MUSHISHIKARIRE GUSHIMA
MUTANGE N’ICYA CUMI KU MANA
MUKUNDANE MUJYE INAMA

MUKUNDANE AKARAMATA
MUBYAYE CYANGWA BYANZE
MUKIZE CYANGWA MUKENNYE
MUZICARE MUJYE INAMA
EREGA URUGO NI MWEMBI
KANDI UMWE ARYA BIHORA
UMUGORE NI MUTIMAWURUGO
140.UMUGABO NI MYUGARIRO
ABANDI NI INYOGERA
NDETSE N’ ABAJYANAMA
BAHERA KUKO MUBANYE
MUKUNDANE MUJYE INAMA

UMUNTU NI UMUNTU
YAKOSA TURI MU ISI
KANDI NTAZIBANA
ZIDAKOMANYA AMAHEMBE
ARIKO MUZIYUNGE
150.MAZE MUSABANE IMBABAZI
MUSUBIRANE BWANGU
MUTIHAYE RUBANDA
MUBWIZANYE UKURI KOSE
URUGO SI BIRACITSE
KANDI SI N’AMACENGA
ACUMBIKA ACUMBEKA
NGO AKUNDE ABACEMO ICYANZU
AHUBWO URUGO NI MWEMBI
MWAMBAYE UWO MUNEZA
160.MUHUJE UMUNEZERO
MWIBUTSE MUFIYANSANYA
SIMVUZE IBY’URUGWIRO
CYANGWA SE IBY’AGATWENGE
KABEREYE ABABASUURA
MUZABASEKERE RWOSE
MUBEREKE IBY’URUGWIRO
BAZAZA N’EJO BAAZE
KUKO MUFITE URUGWIRO
MURARWUBAKE CYANE
170.MUKUNDANE MUJYE INAMA
URUGO SI IMITUNGO
SIMVUZE KO IDAKWIYE
ARIKO IBAYE NTA RUKUNDO
YARUTWA N’AKARURI
KUZUYEMO URUKUNDO
KUKO HARI ABATUNZE
BUBATSE N’AMATAJE
BARARA UKUBIRI RWOSE
BIFITIYE IFARANGA
180.BARABUZE URUKUNDO
NTA MAHORO AHARANGWA
BIRIRWA MU NKIKO
BISABIRA UBUTANE
ESE IBYO MWABISHIMA?
KWIGIRIRA IFARANGA
MUKIHETA N’AMASAMBU
N’UTUMODOKA TWINSHI
ARIKO NTA RUKUNDO?
MUZATUNGE IBIKWIYE
190.MWIBUKE N’ABASHONJI
YESU AZABAHEMBA
MWIKOMEZE KU MWAMI
MUKUNDANE MUJYE INAMA

NTA KIRYOHA NK’URUGO RWIZA
NI URUBUTO RURYOSHYE
NI IJURU RITEGUZA
NI AMAHORO ADATEKA
NI UBUTO BUDASAZA
BUKUMBURANA UBUTITSA
200.WABA UGANNYE MU CYANZU
AKUMVA NI NK’ I MAHANGA
KANDI ARIYO UKIGENDA
AKUMVA YATUMAYO AKAJWI
ATI “MBE MUKUNZI URUTA AMAKOMBE
GIKUNDIRO MPORA NDATA
NDANGAMIRWA MU RWACU
SHENGE GARUKA BWANGU
SHEMA NKESHA BYINSHI
MBE MUGISHA NASHIMYE
210.NSHIMA KO UTANSHIHA
SHENGE UKANTETESHA
ISHAVU NTIRIMBASHE
UMUHIRE NTAZAHAGA
IHIRWE RY’IYAGUHANZE
HAHIRWA NJYE WAGUHAWE
NKUMVA NTA MUVUNDO
MVUYE MU MAVUNANE
NTA MVUNE Z’URUVANGE
KANDI ARI WOWE MVANO
220.TEBUKA NTAGIRA IRUNGU
URWO NI RWO RUKUNDO
NA YESU YARARUSHIMYE
ASHIMA KO MUBA UMWE
NTIMWIVUTSE AYO MAHIRWE
MUHOZE AMATA KU RUHIMBI
MUZIRIKANE URUKUNDO
MWEMERANYIJE MWEMBI
MUZABANE AKARAMATA
URUBUGA NI URWANYU
230.MUKUNDANE MUJYE INAMA!!!!!!!

UMUSIZI JYAMUBANDI DEO
KAMINUZA Y’U RWANDA
ISHAMI RY’ITANGAZAMAKURU
N’ITUMANAHO. Kigali,Kuwa 29/ Kamena/ 2015.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?