Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe.
kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Abefeso 6: 12. Iki ni cyo cyanditswe muri Bibiliya arikugenderaho.
Nkuko tubikesha Dailymail.co.uk , Paula White-Cain umunyamasengesho wa Trump yasenze yirukana imyuka ituma biba amajwi ya Trump by’umwihariko mu gusenga kwe yibanze ku cyo yise "amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump".
Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga - cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi.
Asenga yagize ati: "Mu izina rya Yesu, turategeka inda zose za satani kugira ngo zivemo muri iki gihe. Turatangaza ko ikintu cyose satani yari atwite kivamo, ntigishobore gukora gahunda iyo ari yo yose yo kurimbura, umugambi uwo ari wo wose wo kugirira nabi Trump."
Paula White, uyobora ’White House’s Faith and Opportunity Initiative’, yunganiye isengesho rye kuri twitter asobanura ko icyo yari ashatse kuvuga gikubiye mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 6: 12 havuga hati "kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru".
Source: Inyarwanda.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)