Umuntu yatabitswe n’ibyaha kandi ntiyabasha(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuntu yatabitswe n’ibyaha kandi ntiyabasha kwikiza!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-18 07:03:27


Umuntu yatabitswe n’ibyaha kandi ntiyabasha kwikiza!

Idini riyobya ryigishije abantu ko umuntu aba mubi ari uko akoze icyaha runaka, ngo yakora neza akaba mwiza. Abafilosofe nka Sokarate bakoresha ingirwabwenjye z’abantu bakavuga ko muntu ngo yavutse ari mwiza, maze akaza kugenda ahinduka mubi cyangwa mwiza cyane bitewe naho agenda aba. Nyamara bakirengagiza ko ingeso z’abantu zakomeje kugenda ziba mbi cyane mu isi kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.

Icyaha si igikorwa umuntu akora ahubwo ni kamere ya muntu yaturutse ku muntu wa mbere Adamu, ubwo atumviraga Imana twese twahindutse abanyabyaha. (Abaroma 5:19 ).

Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha , ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.

Nyamara nk’uko tubizi, Icyaha cya Adamu cyageze kuri bose baba abazungu cg abirabura, abakomeye n’aboroheje, maze kinjiza urupfu, bityo urupfu rugera kuri bose rutarobanuye kuko bose bakoze ibyaha (Abaroma 5:12).

Ese umuntu aba umunyabyaha ryari?

Muri Yesaya 48:8, havuga ko umuntu yitwa umunyabyaha akivuka . Ntabwo umuntu yitwa umunyabyaha iyo amaze gusambana, kwica, kwiba cyangwa se n’ibindi bikorwa bibi, ahubwo iyo uvutse umunyabyaha 100% aba ageze ku Isi.

"Ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka."

Buri wese ku isi kuva ku ruhinja rumaze amasegonda ruvutse cyangwa urusoro mu nda ya nyina kugeza ku musaza ni abanyabyaha rwimbi, ku buryo bungana! Ni ukuvuga ko bose ari abanyabyaha 100% imbere y’Imana yera kandi itarigeze ikora icyaha. Nta muntu wabasha kwegera aho iri, kuko icyaha cyashyizemo intera ndende hagati y’Imana na muntu uwo ariwe wese.

Ariko imbere y’abantu ho baratandukana kuko badakora ibingana, ariko Imana yo nta bwo ireba iby’inyuma ahubwo ireba imbere. Ubunyabyaha bw’abantu ntabwo bungana imbere y’ubucamanza bwa muntu, impinja n’abana bakiri insoro mu nda za banyina, amategeko y’abantu abita abaziranenge kuko bo batabasha kureba mumitimi. Iyo abakuze nabo bakoze icyaha nyamara ntibafatwe, baba ari abera imbere y’abantu n’amategeko yabo kuko nta bimenyetso biba bibashinja! Uwiteka Imana we agira amaso areba ibihishwe kandi ntagira icyo ahishwa, ntakenera ibimenyetso ngo ace urubanza kuko arebera mu mutima wa muntu (1 Samweli 16:7).

"Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”

Umunyabyaha rero iyo avutse ahita atandukana n’Imana ubundi agahabwa Satani. Zabuli 58:4

Abanyabyaha batandukanywa n’Imana uhereye ku kuvuka kwabo, iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya. Ubundi umuntu aho akomoka hose akomoka ku gisekuruza cyaturutse kuri Adamu, icyaha agisamirwamo kandi agakura akigotomera kimuryohera. Kamere muntu yanga Imana ndetse ntiyishimira amategeko yayo. abantu bose barayobagurika, bagakura bahunga umukiza bakageza naho bazimira bakagera kure cyane y’aho bavutse bari. Utarigeze akora icyaha ni YESU KRISTO WENYINE, kuko atabyawe ku bushake bw’umugore n’umugabo, bivuze ko atakomotse ku gisekuruza cya Adamu. niyo mpamvu ari Imana.

2 Abakorinto 5:16

"Ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza, nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo."

Iyo uvutse rero uvukira mu nda ya Nyoko uri umunyabyaha rwimbi kandi ruharwa imbere y’Imana yera ndetse uba uremanywe gukiranirwa nk’uko Dawidi yabivuze muri Zabuli ye ya 51 :7.

Dawidi amaze gusambana na Batisheba umugore wa Uriya ndetse no kwicisha uwo mugabo we, ntabwo yabwiye Imana ko yagwiririwe n’ishyano agakora ibidasanzwe ahubwo yavuze ko yaremanywe gukora ibyaha ari ko gukiranirwa, gukora ibyaha ni yo kamere ye ni bwo buzima bwe kugeza iteka ryose

Zaburi 51:7 "Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye."

Kuremanwa gukiranirwa bivuga kuremanwa ibyaha, ni ukuvuga ko ubuzima bwa muntu ugihumeka ari ubuzima bw’ibyaha igihe cyose kugeza apfuye.

Waremanywe guhumeka ni yo mpamvu uhumeka, waremenywe umusatsi kabone n’iyo wawogosha gute urongera ukamera, kuba twararemanywe gukiranirwa bivuga ko ari bwo buzima bwacu twese! Nta yandi mahitamo dufite uretse gukora ibyaha, imbuto muntu akomokaho ni icyaha, ni yo avukaho akanayikuriramo.

Iyo umuntu avuze ko Yesu yabirangije, kamere y’abantu cyane abavugabutumwa batarahishurirwa ukuri bahita bakubaza bati: « Noneho twikorere ibyo dushaka, twisambanire, twibe, … Ubundi se ntibabikora, barabiretse? » Nta muntu ushobora kwigisha undi kuba umunyabyaha. Wenda yamwigisha kuvumbura no gushyira mu bikorwa ibyari bimusanzwemo.

Gutekereza kw’imitima y’abantu ni kubi gusa kugeza iteka

Intang 6:5 : "Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Ndetse ni kubi uhereye mu bwana bwabo"

Intang 8:21: "Uwiteka ahumurirwa n’umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw’abantu, kuko gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk’uko nakoze."

Umuntu yangiritse uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima . Yesaya 1:6, "Uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta."

Ngo ndetse n’ibintu byiza byose byo gukiranuka agerageje gukora biba ari ubushwambagara kuko biba bivuye mu muntu wanduye. Yesaya 64:5 : Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga.

Umuntu wese uvuka ku mugore, ni uko avuka ameze, nta bwo ashobora kwera ahubwo agotomera ibyaha nk’ugotomera amazi, ni igicamuke yarangiritse (Yobu 15:14 -16) . “Umuntu ni iki kugira ngo yere, N’ubyawe n’umugore ngo abe umukiranutsi? Dore abera bayo nta bwo ibiringira, Ndetse n’ijuru nta bwo ritunganye imbere yayo,

Nta kintu na kimwe umuntu ashobora gukora we ubwe ngo ashobore kuba mwiza. Nk’uko umwirabura atashobora kuba umuzungu, cyangwa se nk’uko ingwe y’ubugondo itabasha guhindura ibara ry’uruhu rwayo, uko ni ko umuntu atashobora gukora neza ngo bimukundire imbere y’Imana n’ubwo imbere y’abantu agerageza. (Yeremiya 13:23): "Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi."

Na Pawulo yagerageje gukora neza bishoboka ariko agasanga yakoze ibibi, ariko yaje gusanga atari we ubikora ahubwo ari cya cyaha kimubamo kimugize kimukoresha ibibi adashaka. Yishimiraga Amategeko y’Imana ngo ayubahirize ariko agasanga we icyo akora ari ukuyica gusa kuko yavukanye kamere y’ibyaha.

Abaroma 7:14,16-23 "Tuzi yuko amategeko ari ay’umwuka, (ubundi se mwe mwashobora iki?) ariko jyewe ndi uwa kamere ndetse naguriwe gutegekwa n’ibyaha. Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza. Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko, kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora. Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo . Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere."

Pawulo yarwanye iyo ntambara iramunanira nyuma asanga ikibazo gikomeye ari umubiri we ndetse yifuza n’icyawumukiza kuko ari wo cyaha (Abaroma 7 :24): "Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu? Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu . Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y’amategeko y’Imana, ariko muri kamere ndi imbata y’amategeko y’ibyaha."

Ubundi mu busanzwe, uwazutse cyangwa uwagizwe intungane, aba ari imbata y’amategeko y’Imana mu mutima we, akaba imbata y’amategeko y’ibyaha muri kamere ye. Kamere y’icyaha ishira iyo tuvuye mu mubiri. Ni uko rero Imana kuwumukiza si cyo gisubizo kuko ntiyakongera kubaho ariko Imana ishimwe kuko umuti w’icyaha warabonetse, Imana ihora ikiza abizera icyaha kubwa Yesu Kristo Umwami wacu!

Ibyaha ni iki?

Ibyaha ni imbuto z’icyaha . Icyaha ni kamere ni igiti cyera imbuto zitwa ibyaha. Igiti cya kamere cy’umuntu wese cyera ibyaha n’ubwo ibyo biti bitakwera imbuto zingana ariko buri wese igiti cy ‘icyaha kirera wabishaka cyangwa se utabishaka. Igiti rero kibi ari yo kamere muntu cyera gusa imbuto mbi ari zo byaha kandi n’igiti cyiza ari yo kamere y’Imana cyera imbuto nziza gusa (Mat.7:17-18).

"Yesu na we yavuze ko mu mutima w’umuntu huzuyemo ibyaha byose, nuko kandi avuga ko biva mu muntu bikamuhumanya." (Mariko 7:21-23).

Umutima w’umuntu umeze nk’igikombe kirimo amazi n’imyanda myinshi, iyo hamaze igihe nta muntu wakubaganije icyo gikombe, imyanda irikeneka ikajya hasi ariko iyo ukubaganije icyo gikombe imyanda yose irazamuka. Iyo umuntu atakubaganijwe ugira ngo ni mwiza ariko iyo umukubaganije ibyaha bye birazamuka bikajya ahagaragara, muri make, icyaha gihita cyera ibyaha!

Kwica, kwiba, gusambana n’ibindi si icyaha ahubwo ni ibyaha, ni imbuto z’icyaha. Nk’uko Virusi igaragaza ibimenyetso ari byo ndwara, uko ni na ko icyaha kigaragaza ibimenyetso inyuma ari byo byaha, bityo rero ikibazo si ibimenyetso ahubwo ikibazo ni Virusi, nk’uko ikibazo atari ibyaha ahubwo ikibazo ni icyaha.

Iyi virusi rero y’icyaha twese turayivukana, iyo ni yo mpamvu Imana ivuga ko twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23) . Ni yo mpamvu ivuga ko nta mwiza n’umwe, nta we ukiranuka n’umwe, nta we ukora ibyiza n’umwe. (Abaroma3 :10-12). Kubera ko twese twahindutse abanduye, n’ibyo tugerageje gukiranuka byose bihinduka ubushwambagara.(Yesaya64:5).

Ni gute umuntu yakira icyaha?

2Abakorinto 5:21 "Kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana."

Umuntu akeneye kwambara gukiranuka kwa Yesu, ibyaha bye bigatwikirwa binyuze mu kumva ubutumwa bwiza, kwihana no kwizera uwamuhindukiye icyaha ariwe Kristo Yesu maze akamwambika gukiranuka kwe, akamukuraho urubanza rw’icyaha! Mbese wamwiringira?

Source: Reformerwanda.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?