Umumaro wo guhabwa no kuzura umwuka wera.

Kwamamaza

agakiza

Umumaro wo guhabwa no kuzura umwuka wera.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-05-10 06:31:54


Umumaro wo guhabwa no kuzura umwuka wera.

IBYAKOZWE N’INTUMWA2.1-4

4. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga”kuba mu mwanya umwe no guhuza umutima ni kimwe mu cyatumye abigishwa ba Yesu buzuzwa umwuka wera”

Kuzura Umwuka Wera ni kimwe mu bintu byabaye ku bigishwa ba Yesu ku munsi wa Pentecôte, kandi kuvuga mu ndimi nshya ni cyo kimenyetso cyagaragaye kuri uwo munsi,kandi n’uyu munsi ni cyo kikibigaragaza, ariko si ngombwa ko uwuzuye Umwuka wera ahora avuga mu ndimi nshya, kuko ni ikimenyetso gishobora kuza rimwe cyangwa kenshi;

Impamvu muri iyi minsi umwuka wera ari kubura mu bakristo, ni uko basengana badahuje umutima.

Guhabwa umwuka wera no kuwuzuzwa ni ibintu bibiri bitandukanye:

Burya igihe ufata umwanzuro wo kwihana ukakira agakiza,ni umwuka wera wahawe wabigushoboje, ariko kuzura umwuka wera ni uko uvuga ururimi rushya.

Dore indimi nshya izo ari zo:

1. Ururimi rwo gusenga (Yohana 4.24): Ufite Umwuka Wera ntabura amagambo mu gihe arimo asenga, uvuze ururimi rushya wese arimo asenga ntaba agiye guhanura, kuko hariho ururimi rw’ubuhanuzi, hakabaho n’urwo gusenga (Ibyakozwe n’intumwa19.6).

2. Ururimi rw’ubuhanuzi

3. Ururimi rushya nk’ikimenyetso ku banyamahanga (Ibyakozwe n’intumwa 2.3-8):
Umwuka Wera abasha guha umuntu ubushobozi bwo kuvuga ururimi rutari urwa kavukire ye kandi nta ho yarwumvise ngo arwige.

Ese ni uwuhe mumaro wo kuvuga mu ndimi nshya?

Zikoreshwa mu guhimbaza Imana no kwemeza abantu imikorere n’ububasha byayo (Ibyakozwe n’intumwa 10.46-47),nawe uharanira kuzura umwuka wera, kuko ni we ubwe ubasha gukora imirimo ikomeye no kwemeza abantu bakabasha guhinduka.

.. Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba,n’ibyo ugutwi kutigeze kumva,Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu,Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”(1Abakorinto 2.6-15)

Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose...

Ubusanzwe umuntu agizwe n’ibice bitatu: umubiri, umwuka, n’ubugingo; umuntu kandi ayoborwa mu buryo bubiri, ariko hakabamo bumwe buganza ubundi: ubwo buryo ni ubwa kamere cyangwa ubw’umwuka wera;

Iyo umuntu atarihana ibyaha, ubugingo bwe buba buyobowe na kamere, kandi imbere y’Imana buba bupfuye (1Abakorinto 3.1), kuko kamere imutegeka gukora ibihabanye cyane n’ibyo umwuka wera ashaka;

Ariko iyo yihannye ibyaha, ubugingo bwe buba buzima maze bukagirana ubusabane n’Imana, kuko buba buyobowe n’umwuka wera, ntibubashe gukora ibyo kamere irarikira (Abagatiya 5.16)

Nuko rero, iyo umuntu agiye gusenga aba agiye kugaburira igice cy’umwuka kuko ari cyo kiba hafi y’Imana, ariko agenda umubiri umubuza, kuko wo ari uwa kamere muntu (1Abakolirinto 3.3)

Ni yo mpamvu kumvira Umwuka Wera ari intambara ikomeye, kuko inyuma y’ibyo haba hihishe izindi mbaraga zibirwanya (Abaroma 7.15)

Umwuka ati: "Senga!"
Kamere iti: "Wapfa kuko urananiwe kandi ufite akazi kenshi!"
Umwuka ati: "Fasha mugenzi wawe!"
Kamere iti: "Ibyo ufite ntibihagije, nawe uri uwo gufashwa!"
Kuneshesha kamere ingeso z’umwuka rero ni urugamba rukomeye, ni yo mpamvu umuntu ururwana bimusaba kwiyemeza (Matayo 11.12; Imigani 16.32).

Kuko imirimo yose y’ubugingo iza munsi y’ubuyobozi bw’Umwuka Wera. Kamere rero ishobora kubuza Umwuka Wera gukora, umuntu akagwa (Abaroma 8.5; Abalatiya 5.16-25).
Ni yo mpamvu usanga muri iyi minsi abantu bari barasobanukiwe neza imikorere y’Umwuka w’Imana ari bo bahindukiye bakabikayura ubu bikaba byarabaye "pilate", kugeza nubwo bamwe batacyemera ko umwuka wera abaho!

Hari n’abakora ku buryo bihangishaho indimi nshya kuko bamenye ko Umwuka afite umumaro wo kwemeza abantu, bakabyitiranya no gushaka indamu, bityo bakigana uko umwuka akora kandi atari byo (Ibyakozwe n’Intumwa 19.13)

Nyamara ijambo ry’Imana rigira riti:“Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya .. .(Ibyakozwen’intumwa1.8)

Nuko rero, umenye ko imbaraga zakubashisha kurwana neza intambara ya kamere no guhamya Imana zitangwa gusa n’Umwuka Wera, ni yo mpamvu usabwa kugira umwete wo kumushaka no kumwumvira muri byose

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?