Umuhanzi Muhire Nzubaha yasohoye amashusho(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuhanzi Muhire Nzubaha yasohoye amashusho y’indirimbo yise"Yesu niwe ubikora"


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-25 09:38:24


Umuhanzi Muhire Nzubaha yasohoye amashusho y’indirimbo yise

Umuhanzi mu muziki wa uhimbaza Imana (gospel) ubifatanya n’umwuga wo kuvura abantu, Muhire Nzubaha uzwi mu ndirimbo ’Asante Mungu’ yamumenyekanishije mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ’Yesu niwe ubikora’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19.

Yesu Niwe Ubikora’. Ni indirimbo ivuga ko Yesu ari we ukomeza imitima ibabaye, Imana akaba ariyo Murinzi n’umwungeri utazimiza n’Umushumba uragira intama, ikomeretse nayo akayunga, abafite ibikomere mu mitima yabo, Yesu akaba ari we ubomora. Ati "Mumusange arabyomora, Yesu ni we ubikora".

Muhire Nzubaha aririmba muri iyi ndirimbo ye nshya agira ati "Kumanywa izuba ntirizakwica n’Ijoro ukwezi ntuzagutinya, komera ushikame ni ubwugamo bw’abamusanga. Niwe Se w’imfubyi, agaburira abakene ni we ukomeza imitima ibabaye, Yesu niwe Ubikora" Uyu muhanzi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bwa benshi.

Aganira na INYARWANDA, Muhire Nzubaha yagize ati "Impamvu nanditse iyi ndirimbo, muri iki gihe Isi yugarijwe na COVID-19, abantu bamaze guhungabana abandi babuze ababo, abandi bategereje igisubizo ariko byose Yesu ni we ubikora. Afite urufunguzo rwa byose, abababaye Yesu ni we ubasha komora inguma zo mu mitima, araragira ntazimize kandi abashonje arabagaburira".

Video y’indirimbo "Yesu niwe ubikora" wayisanga hano:

Source: inyarwanda

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?