Umuhanzi Maurice akaba n’ umuyobozi wa Radio(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuhanzi Maurice akaba n’ umuyobozi wa Radio umucyo aritegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-10-29 15:10:40


Umuhanzi Maurice akaba n’ umuyobozi wa Radio umucyo aritegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi

Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoranye na mugenzi we Appolinaire mu mujyi wa Bujumbura i Burundi ubu aritegura kwerekeza mu Bururigi.

Umuhanzi akaba n’umuyobozi wa radiyo Umucyo uzwi cyane mu injyana ya Raggaton Maurice mu ikiganiro gito twagiranye nawe yagize icyo adutangariza:

Nibyo koko mvuye I Bujumbura aha vuba nakoranye igitaramo na Appolinaire bakunze indirimbo zanjye cyane iyitwa Africa ngufitiye inzozi n’izindi.

Rero ubuturitegura kujya mu bubirigi nzajyana na Appolinaire si kera mu kwa cumi nabiri kuri noheri ni igitaramo cyateguwe n’abantu baho gusa twitegura ko ahari imbaraga z’Imana kandi zizakora kuri uwo munsi. Iby’imyiteguro byo ntagishya, uko ntashye mvuye mu kazi mfata gitari nubwo ntarayimenya cyane nka repetera mu rugo gusa ngira ngo nzategura iminsi itari myinshi nabyo kuko umwanya wacu uba udahagije maze nkore repetition kugira ngo nzakore ibintu byiza cyane mpageze kandi nizeye neza ko hari icyo Imana izakora.

Mu gusoza iyi nkuru twababwirako uyumuhanzi ashobora gukomereza muri America gusa ntituramenya neza gahunda zizaba zimujyanye yo tukaba tuzamwegera akagira icyo abitubwiraho.

 

FRERE Manu i Rubavu

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?