
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Umuhanzi Manzi Rukundo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King Landry yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Ibyo unkorera’ nyuma y’igihe kinini akora umuziki usanzwe (secular) yiyemeje kwinjira mu muziki uhimbaza Imana.
Manzi Rukundo (King Landry) mu muziki ni umusore ukiri muto ubarizwa ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi.
Yavutse mu 1997 asengera muri Zion Temple yo mu Mujyi wa Namur. Uyu muhanzi yabanje kuririmba indirimbo zisanzwe zirimo nka "Come Back" yakoranye na Captain Roy n’izindi.
Landry kandi yaririmbye mu bitaramo bizwi nk’ibisope birimo nk’ibyo yakoze mu Ukuboza 2019 yahuriyemo na Ras Kayaga, Imisozi 1000, Dj Saido, Dj Ldxx n’abandi.
Mu kiganiro yagiranye n’King inyarwanda, yavuze ko yakuriye mu muryango ukijijwe ariko aza kwisanga mu ndirimbo za "secular" byanatumye afata icyemezo cyo kwiyegurira Imana.
Umuhanzi Manzi Rukundo wamaze kwinjira mu muziki uhimbaza Imana
Yavuze ko kwinjira muri gospel yabitekerejeho igihe kinini, ndetse umutima ukajya umuhata ariko we akinangira.
Ati “Umutima wanjye wahoraga umbwira ko nkwiriye kuba umuramyi gusa nkakomeza kwinangira ariko ngeraho mfata umwanzuro.”
“Sinavuga ko byangoye cyane kuko nakuriye mu muryago ukijijwe cyane ariko nanjye ubwanjye siniyumvishije ukuntu nisanze muri "secular" gusa Imana yaje kungirira ubuntu ubu ndayiramya.”
Landry yavuze ko akeneye amasengesho kugira ngo atazasubira inyuma mu rugendo rushya yatangiye.
Indirimbo ‘Ibyo unkorera’ yasohoye yakozwe na Producer Boris. Manzi Rukundo yasabye abantu bose kumushyigikira mu rugendo rushya yatangiye, kuko afite byinshi azabagezaho mu minsi iri imbere.
Video y’indirimbo "Ibyo unkorera" wayisanga hano:
Source: inyarwanda
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)