Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umuramyi Kagame Charles utuye mu gihugu cya Australia, akora umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana , akaba abarizwa mu Itorero ryitwa LifeHouse aherutse gushyira hanze indirimbo “Ntuzibagirwe".
Charles Kagame ni umuramyi uvuga ko nta nyungu y’amafaranga akeneye mu kuririmbira Imana nk’uko yabihigiye Imana. Aje yiyongera ku bandi bahanzi nyarwanda basanzwe bakorera muzika hanze y’u Rwanda. Amaze gukora indirimbo 3 ari zo: "Ahindura ibihe" yatangiriyeho, "Tubagarure" ndetse n’iyitwa "Ntuzibagirwe" aherutse gushyira hanze.
Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Boris ikaba irimo ubutumwa buvuga ku muntu wasubijwe ariko agasabwa ko nagera muri ayo masezerano atagomba kwibagirwa Imana yabikoze ngo ayitere umugongo ko ahubwo agomba kuyishima no gukomeza gukora ibiyinezeza.
Umuhanzi Charles Kagame mu ndirimbo nshya yise "Ntuzibagirwe"
Uyu muramyi Charles Kagame aragira ati: ”Kuba ntarakoze muzika isanzwe ngakora Gospel ni uko ari umuhigo nahigiye Imana nkiri muto ko nzayiririmbira kandi nkaba mbikora nta nyungu runaka mbishakamo uretse kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”
Uyu muhanzi akomeza agira ati:" Gukorera Imana bigira umumaro utangaje iyo umuntu abikoze abikunze aragororerwa"
Charles Kagame avuga ko afatira icyitegererezo ku muramyi witwa Israel Mbonyi, N’ubwo indirimbo ze zikiri amajwi gusa, Arateganya gutunganya amashusho yazo kugira ngo zikomeze kugera kuri benshi kandi bahinduke baze kuri Kristo Yesu.
Source: www.igihe.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (1)
ganza mucyo
18-04-2021 15:23
nibyiza ndishishimye nkange nishimiye indirimbo wise amakuru iraryoherara cyane amambo yayo yose ndayakunda ,indinayo bita naragukunze nayo numutikuringe ndagusaba kuguma mumwimerere wamuzika yawe niwo komeza turagushyigikiye amagambo yawe afitumumaro cyane murikigihe murakoze