Umuhanzi Amable Kaba yasohoye indirimbo yise(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuhanzi Amable Kaba yasohoye indirimbo yise "Ubukristu"


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-10 08:39:06


Umuhanzi Amable Kaba yasohoye indirimbo yise

Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Piano Aimable Kaba usanzwe anaririmba muri Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ubukristu” ikangurira abakristo gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Aimabale Kaba,urugendo rwa muzika aririmba wenyine yabitangiye mu mwaka wa 2019 aho yakoze indirimbo yitwa “Mubyeyi w’impuhwe” ari nayo ya mbere aririmba ku giti cye.

Ubu yasohoye amashusho y’indirimbo nshya “Ubukristu” Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Jimmy Pro n’aho amashusho afatwa na Papa Emile, ikaba ifite ubutumwa bukangurira abakristu kongera gusubira ku isoko bakava mu magambo ahubwo ibyo bigishwa bakabishyira mu bikorwa.

Aimable Kaba yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kugaragaza ko “iyo tugiye mu nsengero cyangwa muri za Kiriziya bakatwigisha ijambo ry’Imana, baritwigisha mu magambo twebe tukaba dusabwa gusohoka tukarishyira mu bikorwa ko aribwo bukristu nyabwo.”

Aimable Kabagwira wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Aimable Kaba ni umuhanzi ubimazemo igihe kuko yatangiye umuziki mu gihe yari mu mashuri yisumbuye aho yagiye aririmba mu makorali y’aho yigaga.

Arangije amashuri yisumbuye yakomereje muri Kaminuza yahoze yitwa SFB ubu ni CBE mu mwaka wa 2009 kugeza 2012 aho yize ibijyanye n’icungamutungo, ndetse agakomeza kuririmba, kuririmbisha no gucurangira Chorale y’abanyeshuri yitwa Regina Pacis yahoze mu cyahoze ari SFB.

Arangije amashuri ye ya Kaminuza Aimable Kaba ntiyigeze areka umurimo we wo kuririmba, aho yagiye yoherezwa hose mu kazi, yakomeje kuririmba dore ko asanzwe ari umukozi wa Banki ya Kigali aho abifatanya no kuririmba muri Chorale Christus Regant.

Video y’indirimbo "Ubukristu" wayisanga hano:

Source: inyarwanda.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?