Ukundisha Uwiteka Imana umutima wose?

Kwamamaza

agakiza

Ukundisha Uwiteka Imana umutima wose?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-03-08 19:39:13


Ukundisha Uwiteka Imana umutima wose?

Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Luka 10:27

Abantu benshi bavuga ko bakunda Imana, gusa sinzi niba bakundisha Imana umutima wose. Gukundishi Imana umutima wose, ni ukugira umutima wihariwe n’Imana yonyine. Ukwiye gukundisha Imana umutima wawe, ukayiramya yonyine udafite ibindi bintu uramya ku rugande.

Hari ibintu byinshi bishaka kutwigarurira: Iyo urebye ukuntu dukoresha amasaha 24, wahita ubona ko Imana tutayikundisha umutima wose. Rimwe na rimwe turabivuga ku munwa tukanabyigisha, tukanabiririmba, ariko iyo urebye ubuzima tubaho!, Ese mubyukuri ukundisha Imana umutima wose?

Ukwiye no gukundisha Imana ubwenge bwose: Ubwenge hari ubwa karemano, hari ubwo biga mu ishuri(Ubumenyi), ubwenge bwo kubaha Imana, n’ubw’impano. Ubwo bwenge bwose bukwiye kubaha Imana, nabwo ukabukundisha Imana.

Hanyuma imbaraga ziba mu gice kitwa umubiri.Wabishaka utabishaka uzasaza! Ni yo mpamvu ukwiye gukoresha imbaraga zawe zose mu bizatuma wibukwa neza, cyangwa gusiga umurage mwiza. Abantu bakazavuga ko ufite icyo wakoze, icyo wagezeho, ko imbaraga wazikoresheje mu bitari ukwikunda, ahubwo gukunda abandi.

Itegeko rya 2 ni ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ni uko ikintu cyose wumva bagukorera ukwiye kwiga kugikorera abandi, ibyo Yesu yavuze ngo ‘Ibyo mushaka ko babagirira, abe ari byo mukorere abandi’. Rimwe na rimwe hari igihe twifuza ko: Batubwira neza, twambara neza, tuba heza, twubahwa, dutera imbere, ibyo bintu byose ni byiza. Ariko ukwiye gutekereza niba hari undi muntu wabikorewe, wabigizemo uruhare.

Mubyukuri, ubwenge ufite, imbaraga ufite, icyubahiro ufite, umutungo ufite, bikwiye kuba bifite icyo bimarira abandi bitari ukwizirikana. Mu isi Imana yatanze ubutunzi buhagije, ahubwo gusaranganya ni byo byatunaniye, ni yo mpamvu dukwiye kugerageza gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. Ibyo wifuza ko abandi bagukorera abe ari byo ubakorera, ugerageze gukunda mugenzi wawe.

Ibi twese tubimenye: Abantu benshi barara bariye, abadafite aho kuba babona aho baba, tumenye ko ibyo dutunze tubitunze kubwacu no kubw’abandi abantu benshi bahumurizwa. Hari abantu benshi bakeneye ihumure ryawe, hari abantu benshi bakeneye kugirirwa neza nawe, cyane ko Yesu yavuze ngo’ Nari nshonje, nari umushyitsi, nari mfunzwe, nari ndwaye, nari nyotewe, muza kundeba. Uworoheje hanyuma y’abandi mwabikoreye, ni njye mwabikoreye’.

Turamutse tugize uwo mutima Ubwami bw’Imana bwaba bwubatswe neza, kandi twaba dusohoje amategeko y’Imana. Twibuke ko hari umunsi twese tuzahagarara imbere y’Imana, itubaze niba ibyo yaduhaye twarabikoresheje ku nyungu za benshi, cyangwa se niba twarabikoresheje mu kwikunda no kwizirikana. Inari njjye(Logique) akenshi ituma twikunda, tugakora ibihabanye n’amategeko y’Imana.

Twige gukunda abandi nk’uko twikunda bizatuma amategeko y’Imana yubahirizwa. Ibyo nta kindi bisaba, ni ukumenya gusa ko ari cyo waremewe.

Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire kuri Agakiza Tv wayireba hano.

Source: Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?