Uko neguriye ubuzima bwanjye Yesu n’uko(...)

Kwamamaza

agakiza

Uko neguriye ubuzima bwanjye Yesu n’uko yabuhinduye bushya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-01-23 04:49:31


Uko neguriye ubuzima bwanjye Yesu n’uko yabuhinduye bushya

Ubu ni ubuhamya bwa Glenis, wakize indwara z’umutima binyuze mu kwiyegurira Yesu Kristo.

“Mbere yuko nakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye, najyaga niyumva neza ko mfite ikibazo mu buzima mbese meze nk’umuntu utuzuye neza mu mutima cyangwa se meze nk’ufite ikintu abura.

Kugira ngo rero icyo cyuho niyumvaga mo ngisibe nashatse umugabo kugira ngo wenda abashe kuzuza ibyifuzo byanjye uburyo ubwo aribwo bwose cyangwa inzira zo ari zo zose byasabaga narazicaga ubu sinabura kuvuga ko nanyuze munzira z’icyaha.

Muby’ukuli sinarinzi ibyo ndi kunyuramo mu buzima ndetse n’impamvu mpitamo izo nzira mbi nkabikora ntatekereje n’ingaruka zitandukanye byangira ho.
Ku myaka 25 nashatse umugabo dukorana ubukwe ariko by’ukuli sinakubwira ngo uwo mugabo twashakanye naramukundaka gusa mumyaka 3 nabyaye umwana w’umuhungu mu mihangayiko numva uwo twashakanye ntamukunda pe.

By’ukuli nakomeje kumva ngifite ikintu mbura. Numvaga ntacyo mfite muri njye cyo gutanga pe aha ndavuga urukundo.

Numvaga nshaririwe bitewe n’ahahise hanjye ndetse n’ibyaha nakoraga.
Uwo mugabo numvaga mufitiye urwango ntazi uko nasobanura. Ndabyibuka rimwe ubwo nari ndi gutegura amafunguro ya nimugoroba umugabo wanjye yarinjiye, kuziko hari hariho amazi ari kubira nyateruraho ngo nyamumeneho cyakora ndashima Imana ko yabibonye mbere akitaza ntacyo yabaye.

Mu myaka 5 umugabo wanjye yaje gushaka ko tujya kuba muri Australiya gushaka ubuzima gusa kubera ukuntu nakundaga Papa wanjye numvaga ntamusiga nararize cyane byarangoye kumusiga ariko ntakundi byari kugenda. Gusa kubera kutakira ahahise hanjye ndetse no kubana nuwo mugabo, nanone kugenda ngasiga Papa byose byarambabaje ndetse kubera umumamaro ukomeye bimviramo kugira Depression.

Twagezeyo ubuzima bubanza kudukomerera kuko ntakazi twese twari dufite, ariko tuza kukabona ndetse tuniyubakira inzu yacu ubwo umwana wanjye nawe yari amaze gukura.

Umunsi umwe rero naje kwiyumvamo kujya mu rusengero, njye n’umuhungu wanjye tujya mu rusengero rwari muri ako gace, mbere yuko dutaha umukobwa muto wasengeraga aho ampa umurongo wo muri Bibiliya arambwira ngo njye mpasoma, rwose namwakiranye ikinyabupfura ndetse n’ibyo ambwiye ndabikora, ku munsi ukurikiye nasubiye yo sinongeye gusiba na rimwe.

Kuva ubwo iyo nabonaga ibintu bitagenda neza murushako rwanjye nirukiraga muri Bibiliya ngashakamo inama zamfasha, igitabo cyamfashije cyane ni icy’IMIGANI, nasanzemo ubwenge bwinshi bwamfashije kugaruka ku murongo ndihana ntangira ubuzima bushya.

Mbere yaho nababwiye ko nabaga mu mwijima sinari nzi gusenga ariko igihe ninjiye mu rusengero nicishije bugufi, nakiriye imbaraga z’Imana zidasanzwe menya neza ko ndi umunyabyaha nemera guhinduka Yesu yinjira muri njye ubwo.

Buhoro buhoro urugo rwanjye rwagiye rubiha umugabo wanjye yaje guhinduka aba mubi noneho akajya ataha yasinze arwana noneho asigaye ajya no mu ndaya, kubona ibyo bitangira kugenda nanone binca intege rwose sinabashije kwakira iyo myitwarire mibi ntari menyereye.

Njye nawe twarabyumvikanye duhitamo gutandukana, gusa nari ntwite umwana wa 2 gusa ntakundi byagombaga kugenda.

Hariho umubyeyi umwana we yari inshuti n’umuhungu wanjye yaje kunsura amfasha gukora isuku mu nzu nyuma yaho turasenga numva avuze ururimi ntamenyetreye arambwira ngo Imana ivuganye nawe narasetse kuko siniyumvishaga ukuntu Imana yavugana n’umuntu gusa birashira yisubirira iwe ariko duhana gahunda yuko tuzajyana gusenga.

Naje kujya mu rusengero nanone nemera kwigira umubatizo, benedata sinababwira ibyambayeho umunsi nabatizwaga, nuzuye umwuka wera mvuga mu ndimi nshya Imana inyuzuza imbaraga zayo, koko navuye aho nabaye mushya bya nyabyo.

Natangiye kujya numva ijwi ry’Imana ku buzima bwanjye Imana impa ibyishimo ntari narigeze ngira numva ya marangamutima yahoraga atuzuye numva nduzuye bya nyabyo by’ukuli nabaye mushya sinkiri Glenis wa kera, ubu ndi icyaremwe gishya.

Umutima narwaraga warakize sinkihangayika, buri gihe mbona urukundo Imana inkunda kuruta ibindi bintu byose. Nkunda gusoma ijambo ry’Imana rimpanira gukiranuka ndetse nkunda no gufata umwanya nkaritekerezaho (meditation) umunsi kuwundi ngenda mbona icyo Imana inshakaho.

Mbatuye ijambo ry’Imana rivugango mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi muzabyongererwa hanyuma.

Ndagusengeye uyu munsi ngo Imana iguhe umugisha kandi ndifuza ko ubu buhamya bwagutera imbaraga ukamenya ko Imana ishobora byose. Amen.”

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?