Ntiducirane imanza!

Kwamamaza

agakiza

Ntiducirane imanza!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-23 08:08:01


Ntiducirane imanza!

Uhereye none twe gucirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se Abaroma 14:13

Buri gihe hari ubwo dukora amakosa yo gucirana imanza mu buzima bwacu. Ni muri ubwo buryo iyi ngingo abakristo bakwiye kuyitaho kandi bakirinda gucirana imanza.

Rimwe mu makosa akomeye dushobora gukora ni ugucira imanza abadukikije , nyamara tutabanje kwigenzura mu mitima yacu. Tugomba kubanza kumenya ko mu mitama yacu tutari intungane.

Aha mu gitabo cy’Abaroma, Pawulo araduhamagarira kubanza kwimenya. Twese twisanga muri ibyo bihe by’intege nke zo gucirana imanza mu buzima bwacu, ariko dusabwa kugira umutima w’imbabazi kandi wigenzura mbere yuko tugenzura abandi.

Yesu ntiyigeze atwemerera gucirana imanza

“Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana, kandi Mose mu mategeko

yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?”.

Yohana 8: 1-11

Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.”

Aha ni igihe Yesu yari muri nibature, maze Abanditsi n’Abafarisayo bakamuzanira umugore bafashe asambana kugira ngo amucire urubanza akurikije amategeko ya Mose (Gutegeka kwa kabiri 22.20-22), na bo babone aho bahera bamurega;

Ariko Yesu akimara kubasubiza ririya jambo, bose bahise bisuzuma maze ibyaha byabo na bo birabarega, bituma babura ikindi bongeraho, baramureka barigendera;

Burya umuntu ajya yihutira kurega mugenzi we ibyaha runaka, atabanje gusuzuma mu mutima we ngo arebe koko niba na we ubwe yaba yarabinesheje, ahubwo ugasanga arabikora mu buryo bwo gusebanya

Ni yo mpamvu mbere yo kwatura amagambo ucira mwene so urubanza, ukwiye kujya ubanza ukisuzuma, ukamenya neza koko niba nawe Yesu akurebye yagushima, kuko we areba ibihishwe mu mutima;

Ese ubundi ko wowe Yesu ataguciriye urwo gupfa, ahubwo akakubabarira kandi wari umunyabyaha, kuki wowe warucira mugenzi wawe?

Iyo rero umunyabyaha yageze imbere ya Yesu Kristo ntibishoboka ko yapfa kandi Kristo ari we buhungiro bw’abanyabyaha (Yesaya 1.18)

Kuko icyamukuye mu mahoro, no mu cyubahiro cyinshi yari afite mu ijuru akaza muri iyi si mbi, kwari ukugira ngo abone uko akiza abanyabyaha, nk’uko ijambo ry’Imana rivuga (1Timoteyo 1.15)

Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w’imbere,no mu gihe kandi Yesu yari yararitswe na Simoni w’Umufarisayo ngo basangire maze umugore w’umunyabyaha akahamusanga, akahamusigira amavuta y’igiciro cyinshi (Luka 7.36).

Nta kindi abantu bihutiye gutekereza, uretse gusa kwibaza ko Yesu yaba atari umuhanuzi, kuko atabashije kurondora umutima w’uwo mugore ngo amenye ko ari umunyabyaha !

Ariko kuba Yesu yararetse uwo mugore akamwegera si uko yari ayobewe ko ari umunyabyaha, ahubwo ni uko bene nk’abo ari bo batumye aza mu isi *(Luka 19.10).

Si byiza rero guciraho iteka umunyabyaha, ahubwo ujye umushyikiriza Yesu,

Kuko nta kundi wazana umunyabyaha kuri Kristo, uretse kumwerera imbuto nziza no kumubwira ijambo ry’Imana.

Da[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?