Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umugore wo mu burasirazuba bwa Uganda, uherutse kwinjira mu bukirisitu, ari kuvurirwa mu bitaro nyuma yuko se w’umuyisilamu n’umuryango we bamuteye bakamuhatira kunywa uburozi.
Hajat Habiiba Namuwaya w’imyaka 38, yahunze urugo rwe mu mudugudu wa Namakoko ahungira kwa pasiteri nyuma yo kumenya ko se yamukurikiranye.
Namuwaya yatangarije ikinyamakuru “Morning Star News” ari mu bitaro ati: "Mama yaramburiye ambwira ko umuryango uteganya kunyica." "Nabwiye umushumba ubwoba bwanjye, maze pasiteri n’umuryango we bemera kunyakira, kandi nasangiye ku mugaragaro ubuzima bwanjye bushya muri Kristo n’incuti zanjye kuri WhatsApp, bintera ibibazo".
Ku ya 20 Kamena, yahuye na se na bene wabo barakaye batangira kumukubita.
Namuwaya yabisobanuye agira ati: "Yatangiye kunkubita no kuntoteza akoresheje ikintu ntabashije kubona, ankomeretsa mu mugongo, mu gituza no ku maguru, nyuma yampatiye kunywa uburozi, nagerageje kuburwanya ariko namize ho bucyeya".
Abaturanyi bumvise gutaka kwe no gutabaza ni bwo bene wacu bo mu idini ya Islamu bavuye aho baragenda.
Namuwaya akomeza agira ati: "Pasiteri ntabwo yari hafi igihe abangabyeho igitero bahageraga, ariko umuturanyi we yaramuhamagaye. Yatinye kuza ariko nyuma yaje kuza ansanga ndwanira ubuzima bwanjye. Nahise njyanwa ku ivuriro ritwegereye kugira ngo mbone ubufasha bw’ibanze, nyuma njyanwa ahandi hantu kwivuza no gusengerwa".
Abana ba Namuwaya, bafite imyaka 5, 7, na 12, bagumanye na se, mu gihe akomeje kuvurwa kugira ngo akire ibikomere n’imvune.
Namuwaya yunzemo ati: "Ntabwo ntuje kuko mfite ububabare bukabije mu nda".
Kandi ntabwo yabimenyesheje police kubera gutinya ko umuryango we uzihorera kandi bakamushinja ibinyoma.
Namuwaya yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe Kuwa 24 Gashyantare. Nyuma yo gukira kanseri y’ibere asengewe na pasiteri we.
Ibitero byibasira abakirisitu si ubwa mbere bibaye muri kano karere k’igihugu cya Uganda.
Amakuru CBN yatangaje mu kwezi gushize avuga ko pasiteri w’imyaka 70 yiciwe muri Uganda nyuma yuko itsinda ry’abayisilamu b’intagondwa bamuhagaritse n’umugore we bataha bava ku isoko.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, agatsiko k’abayisilamu b’intagondwa bishe umugabo muri Uganda nyuma y’icyumweru kimwe yinjiye mu bukristo.
Muri Nzeri ishize, umukobwa w’umukirisitu w’imyaka 13, na murumuna we w’imyaka 11 bivugwa ko bashimuswe n’umugore w’umuyisilamu w’intagondwa maze bagurishwa kwa muganga w’abapfumu kugira ngo abatambeho ibitambo.
Source: www1.cbn.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (1)
Mungwarareba elie
22-07-2021 08:40
IMANA ibarengere mwizina rya YESU KRISTO.